Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi. Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri, maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n'umwijima. Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere. Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y'amazi, rigabanye amazi n'andi mazi.” Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y'isanzure n'ayo hejuru yaryo, biba bityo. Imana yita iryo sanzure Ijuru. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti “Amazi yo munsi y'ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Biba bityo. Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry'amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari byiza. Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n'ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n'ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.” Biba bityo. Ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n'ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti “Mu isanzure ry'ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n'ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n'iminsi n'imyaka, bibereho kuvira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi.” Biba bityo. Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n'igito cyo gutegeka ijoro, irema n'inyenyeri. Imana ibishyirira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi, kandi bitegeke amanywa n'ijoro, bitandukanye umucyo n'umwijima, Imana ibona ko ari byiza. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane. Imana iravuga iti “Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n'ibisiga biguruke mu isanzure ry'ijuru.” Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n'ibintu byose byigenza bifite ubugingo, amazi biyuzuramo nk'uko amoko yabyo ari. Irema n'inyoni n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza. Imana ibiha umugisha, iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu nyanja, inyoni n'ibisiga byororoke mu isi.” Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n'ibikururuka, nk'uko amoko yabyo ari, n'inyamaswa zo mu isi, nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo. Imana irema inyamaswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo nk'uko amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza. Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.” Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu. Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo. Imana ireba ibyo yaremye byose, n'uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu. Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose. Uku ni ko kuremwa kw'ijuru n'isi, ubwo byaremwaga, ku munsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi n'ijuru. Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n'ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka, ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose. Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima. Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw'iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye. Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n'igiti cy'ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n'igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi. Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Havila kirimo izahabu, kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n'amabuye yitwa shohamu. Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Kushi. Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y'igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate. Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo. Uwo muntu yita amatungo yose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka. Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyīra uwo muntu. Aravuga ati“Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,Ni akara ko mu mara yanjye,Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.” Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. Kandi uwo mugabo n'umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n'isoni. Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi.” Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero. Bumva imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka Imana. Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n'uko nambaye ubusa, ndihisha.” Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z'icyo giti, ndazirya.” Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?”Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.” Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y'ubugingo bwawe. Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.” Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n'ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.” Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w'abafite ubugingo bose. Uwiteka Imana iremera Adamu n'umugore we imyambaro y'impu, irayibambika. Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose.” Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo. Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.” Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama, Kayini aba umuhinzi. Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka. Na Abeli azana ku buriza bw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica. Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?”Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka. Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n'inzererezi mu isi.” Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.” Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica. Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni. Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki. Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila. Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w'abanyamahema baragira inka. Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge. Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma. Lameki abwira abagore be ati“Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye,Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye.Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,Nishe umusore muhora kuntera imibyimba. Niba Kayini azahorerwa karindwi,Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.” Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka. Iki ni igitabo cy'urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho. Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti. Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa. Seti yamaze imyaka ijana n'itanu avutse abyara Enoshi. Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n'ibiri, arapfa. Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani, amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n'itanu, arapfa. Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalalēli. Amaze kubyara Mahalalēli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa. Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Yeredi. Amaze kubyara Yeredi, Mahalalēli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n'itanu, arapfa. Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse abyara Henoki. Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'ibiri, arapfa. Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Metusela. Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n'Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu. Kandi Henoki yagendanaga n'Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye. Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse abyara Lameki. Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'icyenda, arapfa. Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyara umuhungu. Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w'umurimo wacu n'uw'umuruho w'amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.” Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi, arapfa. Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti. Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, abana b'Imana bareba abakobwa b'abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.” Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b'Imana bamaze kurongora abakobwa b'abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire. Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z'abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n'inyamaswa n'amatungo n'ibikururuka n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.” Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n'Imana. Kandi yabyaye abahungu batatu, Shemu na Hamu na Yafeti. Kandi isi yari yononekaye mu maso y'Imana, yuzuye urugomo. Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi. Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry'abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n'isi. Nuko rero wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n'inyuma. Uyibāze utya: uburebure bw'umurambararo bw'iyo nkuge bube mikono magana atatu, ubugari bwayo bube mikono mirongo itanu, uburebure bw'igihagararo bwayo bube mikono mirongo itatu. Kandi uzacemo idirishya, rizaba irya mukono umwe nuyirangiza hejuru, umuryango w'inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo. Uzayishyiremo amazu, iyo hasi n'iya kabiri hejuru yayo n'iya gatatu. Nanjye dore nzazana umwuzūre w'amazi mu isi, urimbure ibifite umubiri byose, birimo umwuka w'ubugingo, ubitsembe hasi y'ijuru, ibiri mu isi byose bipfe. Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, uzinjirane muri iyo nkuge n'abana bawe n'umugore wawe n'abakazana bawe. Kandi mu moko yose y'ibibaho bifite umubiri byose, uzinjize muri iyo nkuge bibiri bibiri, ngo ubirokorane nawe, bizaba ikigabo n'ikigore. Mu nyoni no mu bisiga nk'uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk'uko amoko yayo ari, no mu bikururuka hasi byose nk'uko amoko yabyo ari, bibiri by'amoko yose bizaze aho uri, kugira ngo ubirokore. Kandi uzijyanire mu biribwa byose, ubyihunikire bizabe ibyo kubatungana n'ibyo muri kumwe.” Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora. Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n'abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe. Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n'ingore, no mu nyoni n'ibisiga byo mu kirere, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, kugira ngo urubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose. Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.” Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse. Ubwo umwuzūre w'amazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse. Nowa yinjirana muri iyo nkuge n'abana be n'umugore we n'abakazana be, ngo aticwa n'amazi y'umwuzūre. Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n'ibisiga, no mu bikururuka hasi byose, bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n'ikigore, uko Imana yamutegetse. Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y'umwuzūre asandara mu isi. Mu mwaka wa magana atandatu w'ubukuru bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, amasōko y'ikuzimu yose arazibuka, imigomero yo mu ijuru yose iragomororwa. Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro. Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n'umugore we, n'abakazana be, uko ari batatu. Binjiranamo n'inyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo yose nk'uko amoko yayo ari, n'ibikururuka hasi byose nk'uko amoko yabyo ari, n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, n'inyoni zose n'ibifite amababa byose. Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifite umubiri byose birimo umwuka w'ubugingo. Ibyinjiye byari ikigabo n'ikigore byo mu bifite umubiri byose, uko Imana yamutegetse. Uwiteka amukingiraniramo. Umwuzure umara mu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y'isi. Amazi arakwira cyane arushaho kugwira cyane mu isi, ya nkuge ireremba ku mazi. Amazi arushaho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y'ijuru ryose irarengerwa. Amazi agera mu kirere hejuru nka mikono cumi n'itanu, imisozi irarengerwa. Ibifite umubiri byose byigenza ku isi birapfa, uhereye ku nyoni n'ibisiga, n'amatungo n'inyamaswa, n'ibikururuka hasi byose n'abantu bose. Ibifite umwuka w'ubugingo mu mazuru byose, ibiri ku butaka byose, birapfa. Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n'amatungo, n'ibikururuka n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n'ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge. Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi. Imana yibuka Nowa n'ibifite ubugingo byose n'amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama. Amasōko y'ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa. Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka. Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati. Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z'imisozi ziraboneka. Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabājije, yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi. Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi. Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge. Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge, igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy'umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi. Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho. Mu mwaka wa magana atandatu n'umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye. Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n'irindwi, isi iruma. Imana ibwira Nowa iti “Sohokana mu nkuge n'umugore wawe n'abana bawe n'abakazana bawe. Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.” Nowa asohokana n'abana be n'umugore we n'abakazana be, amatungo yose n'inyamaswa zose n'ibikururuka byose, n'inyoni zose n'ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk'uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge. Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n'ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa. Uwiteka ahumurirwa n'umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw'abantu, kuko gutekereza kw'imitima y'abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk'uko nakoze. Isi ikiriho, ibiba n'isarura, n'imbeho n'ubushyuhe, n'impeshyi n'urugaryi, n'amanywa n'ijoro, ntibizashira.” Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose. Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi. Ariko ntimukaryane inyama n'ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23 Kandi amaraso yanyu, amaraso y'ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw'umuntu, nzabuhorera undi muntu wese. Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo. “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.” Imana ibwirana Nowa n'abana be iti “Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n'urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n'ibisiga n'amatungo, n'inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose. Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.” Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi. Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'isi, umukororombya uzabonekera muri cyo, nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.” Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy'isezerano nakomeje riri hagati yanjye n'ibifite umubiri byose biri mu isi.” Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni. Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n'abakwiriye mu isi yose. Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu, anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye. Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze. Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe. Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye. Aravuga ati“Kanāni avumwe,Azabe umugaragu w'abagaragu kuri bene se.” Kandi ati“Uwiteka ahimbazwe,Ni we Mana ya Shemu,Kanāni abe umugaragu we. Imana yagure Yafeti,Abe mu mahema ya Shemu,Kanāni abe umugaragu we.” Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu. Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa. Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure. Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma. Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu. Abo ni bo bagabiwe ibirwa by'abanyamahanga, nk'uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk'uko ururimi rwabo rumeze, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amahanga yabo ari. Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni. Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka, bene Rāma ni Sheba na Dedani. Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi. Yari umuhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka.” Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n'i Kalune mu gihugu cy'i Shinari. Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n'i Rehobotiru n'i Kala, n'i Reseni iri hagati y'i Nineve n'i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye). Misirayimu yabyaye Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi, n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n'Abafilisitiya), yabyaye n'Abakafutori. Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti. Yabyaye n'Abayebusi n'Abamori n'Abagirugashi, n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, n'Abanyaruvadi n'Abasemari n'Abahamati, ubwa nyuma imiryango y'Abanyakanāni irakwira. Urugabano rw'Abanyakanāni rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu rukageza i Lesha. Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, nk'uko ibihugu byabo biri, nk'uko amahanga yabo ari. Na Shemu, mukuru wa Yafeti, sekuruza w'urubyaro rwa Eberi rwose, na we abyara abana. Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu. Abana ba Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi. Arupakisadi yabyaye Shela, Shela yabyaye Eberi. Eberi yabyaye abahungu babiri: umwe yitwa Pelegi kuko mu gihe cye arimo isi yagabanirijwemo, kandi murumuna we yitwa Yokitani. Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera, na Hadoramu na Uzali na Dikila, na Obalu na Abimayeli na Sheba, na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani. Urugabano rw'igihugu cyabo rwaheraga i Mesha, rukagenda rwerekeje i Sefaru, rukageza ku musozi w'iburasirazuba. Abo ni bo buzukuruza ba Shemu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, mu bihugu byabo no mu mahanga yabo. Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk'uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure. Isi yose yari ifite ururimi rumwe n'amagambo amwe. Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy'i Shinari, barahatura. Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy'amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy'ibyondo. Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.” Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n'inzu ndende, abana b'abantu bubatse. Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n'ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse. Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.” Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu. Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw'abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose. Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzure ushize. Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, abyara Shela. Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi. Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse, abyara Pelegi. Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu. Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, abyara Serugi. Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori. Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Nahori yamaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, abyara Tera. Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa. Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani. Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti. Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y'Abakaludaya. Aburamu na Nahori bararongora, umugore wa Aburamu yitwa Sarayi, umugore wa Nahori yitwa Miluka, umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika. Sarayi yari ingumba, ntiyari afite umwana. Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y'Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, bagera i Harani barahatura. Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n'itanu. Tera apfira i Harani. Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Aburamu aragenda nk'uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse. Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n'ubutunzi bwose bari batunze, n'abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, Kanāni ubwaho ni ho basohoye. Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanāni yari muri icyo gihugu. Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye. Avayo ajya ku musozi w'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw'iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw'iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka. Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu. Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu. Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w'igikundiro, nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize. Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.” Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane. Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo. Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n'inka n'indogobe z'ingabo, n'abagaragu n'abaja n'indogobe z'ingore n'ingamiya. Uwiteka ahanisha Farawo n'inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu. Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe? Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.” Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n'umugore we n'ibyo yari afite byose. Aburamu avana muri Egiputa n'umugore we n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu. Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi, ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry'Uwiteka. Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema. Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamu n'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu. Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.” Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n'i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y'Uwiteka, nk'igihugu cya Egiputa. Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. Aburamu atura mu gihugu cy'i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane. Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n'ikusi, n'iburasirazuba n'iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose. Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro. Ku ngoma za Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu, abo bami barwanije Bera umwami w'i Sodomu, na Birusha umwami w'i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari). Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y'Umunyu). Bamaze imyaka cumi n'ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n'itatu baragoma. Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorulawomeri n'abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n'Abasuzi i Hamu, baneshereza n'Abemi i Shavekiriyatayimu, baneshereza n'Abahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi y'ubutayu. Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n'Abamori batuye Hasasonitamari. Maze hatabara umwami w'i Sodomu, n'umwami w'i Gomora, n'umwami wa Adima, n'umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu. Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu, na Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu. Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami b'i Sodomu n'i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi. Banyaga ibintu by'i Sodomu n'i Gomora n'ibyokurya byabo byose, baragenda. Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera. Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu. Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n'umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n'umunani barabakurikira bagera i Dani. Aburamu n'abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw'i Damasiko. Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n'ibye, n'abagore na bo n'abandi bantu. Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n'abandi bami bari kumwe na we, umwami w'i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy'umwami). Kandi Melikisedeki umwami w'i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w'Imana Isumbabyose. Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n'Imana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi, kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose. Umwami w'i Sodomu abwira Aburamu ati “Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.” Aburamu asubiza umwami w'i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi, yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k'inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti ‘Ni jye utungishije Aburamu.’ Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.” Hanyuma y'ibyo, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.” Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?” Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.” Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.” Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka. Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y'Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.” Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?” Aramusubiza ati “Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibuguma y'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma.” Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije. Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa. Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n'umwijima w'icuraburindi buramufata. Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane. Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi. Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza. Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'Abamori kutaruzura.” Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n'urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice. Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate, igihugu cy'Abakeni n'icy'Abakenizi n'icy'Abakadimoni, n'icy'Abaheti n'icy'Abaferizi n'icy'Abarafa, n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abagirugashi n'icy'Abayebusi.” Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w'Umunyegiputakazi witwaga Hagari. Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi. Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy'i Kanāni, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we. Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja. Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.” Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga. Marayika w'Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y'isōko yo mu nzira ijya i Shuri. Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.” Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.” Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.” Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe. Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n'abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.” Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi. Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli. Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli. Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.” Aburamu arubama, Imana iramubwira iti “Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w'amahanga menshi. Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w'amahanga menshi. Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n'abami bazagukomokaho. “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho. Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhuke bwawe, igihugu cy'i Kanāni cyose kuba gakondo y'iteka, nanjye nzaba Imana yabo.” Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose. Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa. Muzakebwa umunwa w'ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye namwe. Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by'ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n'ifeza n'abanyamahanga, uvukira mu rugo rwawe n'uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho. Kandi umugabo utakebwe umunwa w'icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.” Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara. Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w'umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w'amahanga, abami b'amahanga bazakomoka kuri we.” Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n'umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?” Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!” Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira. Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye. Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk'iki cy'umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.” Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari. Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n'abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse. Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w'icyo yambariye. Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n'itatu, ubwo yakebwaga. Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli. N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we. Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w'ihema rye ku manywa y'ihangu, yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w'ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe, ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y'igiti, kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.”Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.” Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n'umucagate by'amafu meza, uvugemo imitsima.” Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka. Yenda amavuta n'amata n'inyama z'icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya. Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?”Arabasubiza ati “Ari mu ihema.” Undi aramubwira ati “Iki gihe cy'umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.”Sara abyumva ari mu muryango w'ihema uri inyuma ye. Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y'abakobwa. Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?” Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’ Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy'umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.” Maze Sara arahakana ati “Sinsetse”, kuko yatinyaga.Aramusubiza ati “Oya, urasetse.” Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza. Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora? Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw'ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we. Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.” Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw'abarega i Sodomu n'i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane, ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw'abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.” Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y'Uwiteka. Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n'abanyabyaha? Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari? Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n'abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n'abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w'abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.” Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.” Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n'umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n'ivu gusa. Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.” Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo mirongo ine.” Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.” Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n'umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo makumyabiri.” Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo cumi.” Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe. Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y'i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y'umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.”Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.” Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya. Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n'abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.” Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye. Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo. Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n'abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye.” Baramusubiza bati “Have tubise!” Bati “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.” Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena. Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi. Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw'inzu, abato n'abakuru, birushya bashaka urugi. Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo. Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw'abaharega kwagwiriye imbere y'Uwiteka, akadutuma kuharimbura.” Loti arasohoka, avugana n'abakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk'ibikino. Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n'umugore wawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.” Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n'uk' umugore we n'ay'abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y'uwo mudugudu. Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.” Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze. Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?” Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze. Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari. Loti agera i Sowari izuba rirashe. Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n'i Gomora amazuku n'umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru. Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n'abayituyemo bose, n'ibyameze ku butaka. Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu. Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y'Uwiteka, yerekeza amaso i Sodomu n'i Gomora n'igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk'umwotsi w'ikome. Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo. Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n'abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n'abakobwa be bombi mu buvumo. Uw'imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose bakora. Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.” Batereka se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse. Bukeye bwaho, uw'imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.” N'iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse. Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se. Uw'imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w'Abamowabu na bugingo n'ubu. Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w'Abamoni na bugingo n'ubu. Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y'i Kadeshi n'i Shuri, asuhukira i Gerari. Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w'i Gerari atumira Sara aramujyana. Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk'intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.” Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka? Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N'umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n'amaboko atanduye.” Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n'abawe bose.” Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane. Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n'ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.” Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?” Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye. Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye. Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ” Abimeleki azana intama n'inka n'abagaragu n'abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we. Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.” Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by'ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.” Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n'umugore we n'abaja be, barabyara. Kuko Uwiteka yari yazibye inda z'abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu. Uwiteka agenderera Sara nk'uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije. Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze. Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara. Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse. Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse. Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.” Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.” Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira. Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka. Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n'umuhungu we, kuko umuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka.” Ibyo by'uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi. Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n'umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa. Kandi umuhungu w'uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.” Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n'imvumba y'uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n'uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw'i Bērisheba. Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y'igihuru cy'aho. Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk'aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira. Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari. Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.” Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we. Nuko Imana ibana n'uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi. Aba mu butayu bw'i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi. Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w'ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose. Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n'igihugu wasuhukiyemo.” Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.” Aburahamu azimuza Abimeleki ku by'iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze. Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.” Aburahamu azana intama n'inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana. Aburahamu arobanura abāgazi b'intama barindwi bo mu mukumbi we. Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bāgazi b'intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?” Aramusubiza ati “Aba bāgazi b'intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.” Ni cyo cyatumye yita aho hantu Bērisheba, kuko ari ho barahiriye bombi. Nuko basezeranira i Bērisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w'ingabo ze, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry'Uwiteka, Imana ihoraho. Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy'Abafilisitiya. Hanyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w'ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy'i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.” Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n'abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye. Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n'uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.” Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n'umuriro n'umushyo, bombi barajyana. Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.”Aramubaza ati “Dore umuriro n'inkwi ngibi, ariko umwana w'intama uri he, w'igitambo cyo koswa?” Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w'intama w'igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y'inkwi. Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. Marayika w'Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.”Aritaba ati “Karame.” Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w'ikinege.” Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we. Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musozi w'Uwiteka kizabonwa.” Maze marayika w'Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Bērisheba, agezeyo arahatura. Hanyuma y'ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.” Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu, na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli. Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu. Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Māka. Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye. Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra. Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati “Ndi umushyitsi n'umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.” Abaheti basubiza Aburahamu bati “Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.” Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti. Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari, ampe ubuvumo bw'i Makipela afite, buri ku mpera y'isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.” Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose ati “Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n'ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y'ab'ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.” Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu. Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy'iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.” Efuroni asubiza Aburahamu ati “Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekeli magana ane z'ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.” Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z'ifeza, zemerwa n'abagenza. Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y'i Mamure, yo n'ubuvumo burimo n'ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu kuba gakondo ye, imbere y'Abaheti, imbere y'abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose. Hanyuma y'ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y'i Makipela, iri imbere y'i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni. Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n'ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo. Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose. Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y'ikibero cyanjye, nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir'ijuru, ni we Mana nyir'isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo. Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.” Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?” Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye. Uwiteka Imana nyir'ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni. Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n'iyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.” Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi y'ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira. Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by'uburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w'aba Nahori. Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y'uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma. Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b'abo mu mudugudu basohotse kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.” Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu. Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka. Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.” Aramusubiza ati “Databuja, nywaho.” Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa. Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhira n'ingamiya zawe zeguke.” Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose. Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye. Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z'izahabu, arabimwambika. Aramubaza ati “Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?” Aramusubiza ati “Ndi mwene Betuweli wa Miluka na Nahori.” Kandi ati “Dufite inganagano n'ibyokurya bizihagije, kandi dufite n'aho kubaraza.” Uwo mugabo arunama, yikubita hasi, asenga Uwiteka. Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n'umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.” Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye. Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba. Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk'imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isōko. Aramubwira ati “Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n'ikiraro cy'ingamiya?” Uwo mugabo yinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano n'ibyokurya by'ingamiya, n'amazi yo kumwoza ibirenge n'ayo koza iby'abo bari kumwe. Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati “Sindya ntaravuga ubutumwa.”Labani aramubwira ati “Buvuge.” Aramubwira ati “Ndi umugaragu wa Aburahamu. Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi n'amashyo, n'ifeza n'izahabu, n'abagaragu n'abaja, n'ingamiya n'indogobe. Kandi na Sara muka databuja yamubyariye umuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose. Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabira umwana we Umunyakanānikazi, abo atuyemo. Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramo umwana we. Mbwira databuja nti ‘Ahari umukobwa azanga ko tuzana.’ Aransubiza ati ‘Uwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azaha urugendo rwawe ihirwe, maze nawe uzasabire umwana wanjye umugeni wo muri bene wacu, mu nzu ya data. Nugera kuri bene wacu, ni bwo utazafatwa n'indahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa n'indahiro nkurahije.’ “Maze uyu munsi ngera ku isōko, ndasenga nti ‘Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, niba uhaye urugendo ngenda ihirwe, dore mpagaze ku isōko, bibe bitya: umukobwa usohoka kuvoma nkamubwira nti “Ndakwinginze, mpa utuzi ku kibindi cyawe nyweho”, akansubiza ati “Nywaho ubwawe kandi nduhira n'ingamiya zawe”, abe ari we uba umugeni Uwiteka yatoranirije mwene databuja.’ Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isōko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’ Acisha bugufi ikibindi n'ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n'ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n'ingamiya zanjye. Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n'imiringa ku maboko ye. Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we. Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.” Labani na Betuweli baramusubiza bati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n'ikibi. Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk'uko Uwiteka yavuze.” Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubita hasi, aramya Uwiteka. Uwo mugaragu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda abiha Rebeka, kandi aha na musaza we na nyina ibintu by'igiciro cyinshi. We n'abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.” Musaza w'umukobwa na nyina baramusubiza bati “Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.” Arabasubiza ati “Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.” Baramusubiza bati “Reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.” Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n'uyu mugabo?”Arabasubiza ati “Turajyana.” Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n'umurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu n'abantu be. Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati“Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza w'abantu inzovu ibihumbi,Urubyaro rwawe ruzahindūre amarembo y'abanzi barwo.” Rebeka ahagurukana n'abaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda. Bukeye Isaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cy'i Negebu. Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yubura amaso, abona ingamiya ziza. Rebeka yubura amaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya. Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?”Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ni databuja.” Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso. Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose. Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije. Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura. Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n'Abaletushi n'Abaleyumi. Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura. Aburahamu yahaye Isaka ibye byose. Ariko abana b'inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy'iburasirazuba. Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu. Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo. Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw'i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y'i Mamure. Ni yo sambu Aburahamu yaguze n'Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we. Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi. Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu. Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk'uko amazina yabo ari, nk'uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibēli na Mibusamu, na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk'uko imidugudu yabo iri, nk'uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk'uko amoko yabo ari. Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo. Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose. Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w'i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu. Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda. Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka. Uwiteka aramusubiza ati“Inda yawe irimo amahanga abiri,Amoko abiri azatandukana,Ahereye igihe azavira mu mara yawe.Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko,Umukuru azaba umugaragu w'umuto.” Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye. Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk'umwenda w'ubwoya, bamwita Esawu. Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga. Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w'umuhanga w'umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema. Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo. Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza. Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu. Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.” Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?” Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe. Yakobo aha Esawu umutsima n'ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe. Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisitiya. Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira. Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so. Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha, kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze.” Isaka atura i Gerari. Abantu b'aho bamubaza iby'umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro. Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w'Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we. Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?”Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ” Abimeleki aramubaza ati “Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n'umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha.” Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka.” Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha. Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane. Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari. Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka. Abimeleki abwira Isaka ati “Genda utuvemo, kuko uturuta cyane.” Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy'i Gerari, aturayo. Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise. Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry'amazi adudubiza. Abashumba b'i Gerari batonganira ayo mazi n'aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka. Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina. Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.” Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba. Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.” Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba. Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w'ingabo ze. Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?” Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe yuko utazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.” Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa. Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro. Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.” Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Bērisheba na bugingo n'ubu. Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti, bababaza imitima ya Isaka na Rebeka. Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.” Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira. None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n'umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo, untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.” Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo. Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati ‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.’ Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka. Jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda, nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.” Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe. Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'umugisha.” Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.” Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda. Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi. Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye. Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze. Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?” Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.” Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?”Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.” Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.” Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.” Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk'ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha. Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?”Aramusubiza ati “Ndi we.” Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho. Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.” Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y'imyambaro ye, amuhesha umugisha ati“Impumuro y'umwana wanjye,Imeze nk'iy'umurima UwitekaYahaye umugisha. Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru,No ku mwero w'ubutaka,N'imyaka y'impeke myinshi,Na vino nyinshi. Amoko agukorere,Amahanga akwikubite imbere,Utware bene so,Bene nyoko bakwikubite imbere.Uzakuvuma wese avumwe,Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.” Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahīguka. Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w'umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.” Isaka se aramubaza ati “Uri nde?”Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w'imfura Esawu.” Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.” Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w'umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.” Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.” Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?” Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?” Esawu abaza se ati “Nta mugisha n'umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira. Isaka se aramusubiza ati“Ubuturo bwawe buzaba kure y'umwero w'ubutaka,Buzaba kure y'ikime kiva mu ijuru. Inkota yawe ni yo izakubeshaho,Kandi uzakorera murumuna waweKandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.” Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.” Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica. Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye, umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira, ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?” Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?” Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi. Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume. Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry'amahanga, kandi wowe n'urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy'ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.” Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu. Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi”, kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu, Esawu abona yuko Abanyakanānikazi batanezeza se Isaka. Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite. Yakobo ava i Bērisheba, agenda yerekeje i Harani. Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y'aho araryisegura, aryamaho arasinzira. Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho. Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n'urubyaro rwawe, urubyaro rwawe ruzahwana n'umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n'iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.” Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.” Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y'Imana, aha ni ho rembo ry'ijuru.” Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo. Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi. Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n'ibyo kwambara, nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, n'iri buye nshinze nk'inkingi izaba inzu y'Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.” Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy'abanyaburasirazuba. Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y'intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini. Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w'iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w'iriba aho gihora. Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?”Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.” Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?”Baramusubiza bati “Turamuzi.” Arababaza ati “Araho?”Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.” Arababwira ati “Dore ntiburīra, igihe cy'amahindūra ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.” Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w'iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.” Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira. Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n'intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w'iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume. Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira. Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se. Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose. Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n'ubura bwanjye.” Abana na we ukwezi kumwe. Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?” Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli. Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza. Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.” Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.” Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n'iminsi mike ku bw'urukundo amukunze. Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingira umugeni wanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.” Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira. Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora. Labani atanga Zilupa umuja we, amuha umukobwa we Leya ho indongoranyo. Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?” Labani aramusubiza ati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru. Mara iminsi irindwi y'uwo, tubone kugushyingirira n'uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.” Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheli umukobwa we. Kandi Labani atanga Biluha umuja we, amuha Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi. Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibūra inda ye, ariko Rasheli yari ingumba. Leya asama inda abyara umuhungu, amwita Rubeni ati “Ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.” Asama indi nda abyara umuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n'uyu.” Amwita Simiyoni. Asama indi nda abyara umuhungu ati “Noneho ndafatana n'umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye yitwa Lewi. Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda. Aba arekeye aho kubyara. Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.” Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy'Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?” Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.” Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke. Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu. Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani. Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali. Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo. Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu. Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi. Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri. Mu isarura ry'ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y'umwana wawe.” Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n'amadudayimu y'umwana wanjye?”Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y'umwana wawe.” Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y'umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro. Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu. Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari. Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu. Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni. Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina. Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.” Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.” Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu. Mpa abagore banjye n'abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.” Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.” Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.” Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira. Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?” Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?”Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde. Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z'ubugondo zose n'iz'ibitobo zose n'intama z'ibikara zose, n'ihene z'ibitobo n'iz'ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye. Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n'intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.” Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.” Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry'umweru, n'intama z'ibikara zose, aziha abahungu be. Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw'iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye. Yakobo yenda uduti tw'imilebeni tubisi, n'utw'imiluzi n'utw'imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n'imisengo, agaragaza umweru wo kuri two. Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa. Imikumbi yarindiraga imbere y'utwo duti, zikabyara iz'ibihuga n'iz'ubugondo n'iz'ibitobo. Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n'iz'ibihuga n'iz'ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n'iya Labani. Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y'umukumbi, kugira ngo zitēgere hagati yatwo. Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo. Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'abaja n'abagaragu, n'ingamiya n'indogobe. Bukeye Yakobo yumva amagambo y'abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.” Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk'uko yamurebaga mbere. Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.” Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri, arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye. Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose. Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. Yambwira ati ‘Iz'ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara iz'ubugondo, yambwira ati ‘Iz'ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa. “Kandi ubwo umukumbi warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y'ihene yimije umukumbi yari ibihuga n'ubugondo n'ibitobo. Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’ Nditaba nti ‘Karame.’ Arambwira ati ‘Ubura amaso urebe, amapfizi y'ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose. Ndi Imana y'i Beteli, aho wasīgiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ” Rasheli na Leya baramubaza bati “Mu rugo rwa data, hari umugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo? Ntaduhwanya n'ab'ahandi, ko yatuguze akarya ibiguzi byacu? Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n'abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyose ugikore.” Yakobo arahaguruka, ashyira abana be n'abagore be ku ngamiya, ajyana n'amatungo ye yose n'ubutunzi bwose yaronse, amatungo yaronkeye i Padanaramu, kugira ngo ajye kwa se Isaka mu gihugu cy'i Kanāni. Labani yari agiye gukemuza intama ze, maze Rasheli yiba ibishushanyo by'ibigirwamana bya se. Yakobo yiyiba Labani Umwaramu, kuko atamubwiye yuko ahunga. Nuko ahungana ibyo afite byos, arahaguruka yambuka uruzi, agenda yerekeje ku musozi w'i Galeyadi. Ku munsi wa gatatu babwira Labani yuko Yakobo yahunze. Ajyana na bene wabo aramukurikira, amugereraho iminsi irindwi, asanga ari ku musozi w'i Galeyadi. Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.” Labani afatīra Yakobo. Yakobo yari abambye ihema rye ku musozi, Labani na bene wabo na bo bayabamba ku musozi w'i Galeyadi. Labani abaza Yakobo ati “Icyo wakoze icyo ni iki kunyiyiba, ukajyana abakobwa banjye nk'abanyagano? Watewe n'iki guhunga rwihishwa, ukanyiyiba, ntumbwire ngo ngusezeresheho ibiganiro by'ibyishimo, n'indirimbo n'ishako n'inanga, ntunkundire gusoma abuzukuru banjye n'abakobwa banjye? Wakoze iby'ubupfu. Nabasha kugira icyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti ‘Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.’ None ubwo ugiye rwose, kuko ukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?” Yakobo asubiza Labani ati “Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa bawe. Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu saka icyawe kiri mu byanjye, ukijyane.” Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli yazibye. Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli. Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y'ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura. Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y'abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana. Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba? None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure. Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n'ihene zawe n'inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y'intama yo mu mikumbi yawe sinayariye. Iyicwaga n'inyamaswa sinakuzaniraga ikirīra nayishyiraga ku mubare wanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro. Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n'umwuma, nijoro nkicwa n'imbeho, ibitotsi bikanguruka. Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n'ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi. Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruho w'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.” Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n'abana ni abanjye, n'imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye? None jye nawe dusezerane isezerano, ribe umuhamya hagati yacu.” Yakobo yenda ibuye, arishinga nk'inkingi. Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.” Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga. Labani acyita Yegarisahaduta, Yakobo na we acyita Galēdi. Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi. Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana. Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.” Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n'iyi nkingi nshinze hagati yacu. Iki gishyinga kibe umuhamya, n'inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n'iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi. Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha. Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya. Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n'abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo. Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b'Imana bahura na we. Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w'ingabo z'Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu. Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy'i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu. Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’ Kandi muti ‘Afite inka n'indogobe n'imikumbi n'abagaragu n'abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ” Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n'abantu magana ane.” Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n'imikumbi n'amashyo n'ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati “Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.” Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’? Ku mbabazi zose n'umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n'ibyoroheje hanyuma y'ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri. Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n'abana na ba nyina. Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n'umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ” Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano: ihene z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri, n'intama z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri, n'ingamiya z'ingore mirongo itatu n'imicanda yazo yonkaga, n'inka mirongo ine n'amapfizi cumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'ibyana byazo cumi. Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y'umukumbi n'undi.” Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n'ibyo ushoreye ni ibya nde?’ Maze umubwire uti ‘Ni iby'umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ” Maze abitegeka n'uwa kabiri n'uwa gatatu, n'abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona, kandi muti ‘Dore n'umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.” Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n'umutwe w'abantu be. Abyuka muri iryo joro, ajyana n'abagore be bombi n'inshoreke ze zombi n'abana be uko ari cumi n'umwe, yambuka icyambu cya Yaboki. Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n'ibyo yari afite byose. Yakobo asigarayo wenyine.Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke. Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y'itako rye, umutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo urareguka bagikirana. Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.”Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.” Aramubaza ati “Witwa nde?”Aramusubiza ati “Ndi Yakobo” Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n'abantu ukanesha.” Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.”Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha. Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.” Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n'ikibero cye. Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n'ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo. Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n'abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n'inshoreke zombi abazo. Ashyira imbere inshoreke n'abana bazo, akurikizaho Leya n'abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu. Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se. Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira. Esawu yubura amaso abona ba bagore n'abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?”Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.” Maze za nshoreke zīgira hafi zo n'abana bazo, bikubita hasi. Na Leya n'abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi. Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw'iki?”Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.” Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.” Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk'uko umuntu abona mu maso h'Imana, ukanezererwa. Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomēra, arayemera. Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.” Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n'amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose. Ndakwinginze databuja, ujye imbere y'umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk'uko kugenda kw'amatungo nshoreye kuri, kandi nk'uko kugenda kw'abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.” Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.”Yakobo aramubaza ati “Ni ab'iki? Nkugirireho umugisha databuja.” Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri. Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibirāro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti. Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy'i Kanāni, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y'umudugudu. Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by'ifeza ijana. Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.” Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w'icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda. Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza. Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.” Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye. Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo. Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa. Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w'umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire. Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu. Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.” Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha. Inkwano n'impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.” Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo. Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni. Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe. Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe. Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.” Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori. Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose. Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y'umudugudu wabo, bajya inama n'abagabo bo mu mudugudu bati “Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu. Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk'uko bo bakebwa. Mbese inka zabo n'ibintu byabo n'amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.” Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n'abavaga mu irembo ry'umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry'umudugudu wabo wese. Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose. Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda. Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo. Banyaga imikumbi yabo n'amashyo yabo n'indogobe zabo, n'ibintu byari mu mudugudu n'ibyo mu gasozi, banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n'abagore babo, n'ibyari mu mazu yabo byose. Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanāni n'Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n'inzu yanjye.” Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk'aho yari maraya?” Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n'abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda, duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w'umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” Baha Yakobo imana z'abanyamahanga zose bari bafite, n'impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y'igiti cyitwa umwela cyari hafi y'i Shekemu. Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo. Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy'i Kanāni we n'abantu bose bari kumwe. Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se. Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti. Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha. Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli. Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n'iteraniro ry'amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe, kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.” Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka. Yakobo ashinga inkingi y'amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry'ibyokunywa, ayisukaho n'amavuta ya elayo. Yakobo yita aho hantu yavuganiye n'Imana Beteli. Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa. Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati “Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu.” Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini. Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu. Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y'igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n'ubu. Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y'inzu ndende y'amatafari yo muri Ederi. Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya.Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri. Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni, aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini, aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali, aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu. Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga. Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani. Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba. Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, ni we Edomu. Esawu yarongoye Abanyakanānikazi, Ada umukobwa wa Eloni Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana, mwene Sibeyoni Umuhivi, na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti. Ada abyarana na Esawu Elifazi, Basemati abyara Reweli, Oholibama abyara Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bahungu ba Esawu, yabyariye mu gihugu cy'i Kanāni. Esawu ajyana abagore be, n'abahungu be n'abakobwa be, n'abantu bose bo mu rugo rwe, n'inka ze n'amatungo ye yose, n'ibintu bye byose yaronkeye mu gihugu cy'i Kanāni, ajya mu kindi gihugu ngo atandukane na mwene se Yakobo. Kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi bugatuma badashobora guturana, igihugu cy'ubusuhuke bwabo nticyabakwiraga ku bw'amatungo yabo. Esawu atura ku musozi Seyiri, Esawu ni we Edomu. Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, sekuruza w'Abedomu bo ku musozi Seyiri. Bene Esawu aya ni yo mazina yabo: Elifazi mwene Ada muka Esawu, na Reweli mwene Basemati muka Esawu. Bene Elifazi bari Temani na Omari, na Sefo na Gātamu na Kenazi. Kandi Timuna yari inshoreke ya Elifazi mwene Esawu, abyarana na Elifazi Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ada, muka Esawu. Kandi aba ni bo bene Reweli: Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Basemati muka Esawu. Kandi aba ni bo bene Oholibama muka Esawu, umukobwa wa Ana mwene Sibeyoni: abyarana na Esawu Yewushi na Yalamu na Kōra. Aba ni bo batware bakomotse mu bahungu ba Esawu. Bene Elifazi imfura ya Esawu ni aba: umutware Temani, n'umutware Omari, n'umutware Sefo, n'umutware Kenazi, n'umutware Kōra, n'umutware Gātamu, n'umutware Amaleki. Abo ni bo batware bakomotse kuri Elifazi mu gihugu cya Edomu, abo ni bo buzukuru ba Ada. Kandi aba ni bo bene Reweli mwene Esawu: umutware Nahati, n'umutware Zera, n'umutware Shama, n'umutware Miza. Abo ni bo batware bakomotse kuri Reweli mu gihugu cya Edomu, abo ni bo buzukuru ba Basemati muka Esawu. Kandi aba ni bo bene Oholibama muka Esawu: umutware Yewushi, n'umutware Yalamu, n'umutware Kōra. Abo ni bo batware bakomotse kuri Oholibama, muka Esawu umukobwa wa Ana. Abo ni bo bo mu nda ya Esawu, abo ni bo batware babo, uwo ni we Edomu. Aba ni bo bene Seyiri Umuhori, bene icyo gihugu: Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware bavuye mu Bahori, abana ba Seyiri bo mu gihugu cya Edomu. Bene Lotani bari Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yari Timuna. Kandi aba ni bo bene Shobali: Alivani na Manahati, na Ebali na Shefo na Onamu. Kandi aba ni bo bene Sibeyoni: Ayiya na Ana. Ana uwo ni we wabonye amashyuza mu butayu, akiragira indogobe za se Sibeyoni. Kandi aba ni bo bene Ana: Dishoni na Oholibama, umukobwa wa Ana. Kandi aba ni bo bene Dishoni: Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani. Kandi aba ni bo bene Eseri: Biluhani na Zāvani na Yakani. Kandi aba ni bo bene Dishani: Usi na Arani. Kandi aba ni bo batware bavuye mu Bahori: umutware Lotani, n'umutware Shobali, n'umutware Sibeyoni, n'umutware Ana, n'umutware Dishoni, n'umutware Eseri, n'umutware Dishani. Abo ni bo batware bavuye mu Bahori, nk'uko abatware babo bari mu gihugu cy'i Seyiri. Kandi aba ni bo bami bimaga mu gihugu cya Edomu, hatarimo umwami mu Bisirayeli. Bela mwene Beyori yimye Edomu, ururembo rwe rwitwa Dinihaba. Bela atanze, Yobabu mwene Zera w'i Bosira yima amukurikiye. Yobabu atanze, Hushamu wo mu gihugu cy'Abatemani yima amukurikiye. Hushamu atanze, Hadadi mwene Bedadi, waneshereje Abamidiyani mu ishyamba ry'i Mowabu yima amukurikiye, ururembo rwe rwitwa Aviti. Hadadi atanze, Samula w'i Masireka yima amukurikiye. Samula atanze, Sawuli w'i Rehoboti ihereranye na rwa ruzi, yima amukurikiye. Sawuli atanze, Bālihanani mwene Akibori, yima amukurikiye. Bālihanani mwene Akibori atanze Hadari yima amukurikiye, ururembo rwe rwitwa Pawu. Umugore we yitwa Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu. Aya ni yo mazina y'abatware bakomotse kuri Esawu nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko ibihugu byabo biri, nk'uko amazina yabo ari: umutware Timuna, n'umutware Aliva, n'umutware Yeteti, n'umutware Oholibama, n'umutware Ela, n'umutware Pinoni, n'umutware Kenazi n'umutware Temani, n'umutware Mibusari, n'umutware Magidiyeli, n'umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu nk'uko ubuturo bwabo bwari buri mu gihugu cya gakondo yabo. Uwo ni we Esawu, sekuruza w'Abedomu. Yakobo aba mu gihugu cy'ubusuhuke bwa se, ni cyo gihugu cy'i Kanāni. Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo.Yosefu amaze imyaka cumi n'irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru y'ibibi bakora. Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby'abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende. Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira. Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga. Arababwira ati “Ndabinginze nimwumve inzozi narose: ngo twahambiraga imiba mu murima, umuba wanjye urahagarara urema, iyanyu miba ikikiza uwanjye, iwikubita imbere.” Bene se baramubaza bati “Ni ukuri wowe uzaba umwami wacu? Ni ukuri wowe uzadutwara?” Izo nzozi ze n'ayo magambo ye bituma barushaho kumwanga. Yongera kurota izindi nzozi, azirotorera bene se ati “Nongeye kurota izindi nzozi: ngo izuba n'ukwezi n'inyenyeri cumi n'imwe binyikubise imbere.” Azirotorera se na bene se, se aramucyaha aramubaza ati “Izo nzozi ni nzozi ki? Ni ukuri jye na nyoko na bene so tuzaza twikubite hasi imbere yawe?” Bene se bamugirira ishyari, ariko se ajya yibuka ayo magambo. Bene se bajya kuragirira umukumbi wa se i Shekemu. Isirayeli abwira Yosefu ati “Bene so ntibaragiriye umukumbi i Shekemu? Ngwino ngutume kuri bo.”Aramusubiza ati “Ntuma.” Aramubwira ati “Genda umenye yuko bene so ari amahoro, n'umukumbi yuko uri amahoro, maze ugaruke umbwire.” Nuko aramutuma, ava mu gikombe cy'i Heburoni, agera i Shekemu. Umugabo amubona azerera mu gasozi, uwo mugabo aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Ndashaka bene data, ndakwinginze mbwira aho baragiriye.” Uwo mugabo aramusubiza ati “Baragiye kuko numvise bavuga bati ‘Tujye i Dotani.’ ” Yosefu akurikira bene se, abasanga i Dotani. Bamwitegera akiri kure, bamugira inama yo kumwica atarabīgira hafi. Baravugana bati “Dore Karosi araje. Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti ‘Inyamaswa y'inkazi yaramuriye’, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.” Rubeni arabyumva aramubakiza, arababwira ati “Twe kumuhwanya.” Kandi ati “Mwe kuvusha amaraso, ahubwo mumujugunye muri uru rwobo ruri mu butayu, ariko amaboko yanyu ye kumubaho.” Kwari ukugira ngo amubakize, amusubize se. Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende, baramufata bamujugunya muri rwa rwobo, kandi rwarimo ubusa nta mazi yari arurimo. Bicazwa no kurya umutsima, bubuye amaso babona itara ry'Abishimayeli bavuye i Galeyadi, bagenda bafite ingamiya zihetse imibavu n'umuti womora n'ishangi, babijyana muri Egiputa. Yuda abwira bene se ati “Kwica mwene data no guhisha amaraso ye byatumarira iki? Nimuze tumugure na bariya Bishimayeli, amaboko yacu ye kumubaho kuko ari mwene data, tukaba akara kamwe.” Bene se baramwumvira. Hahita Abamidiyani batundaga, bakurura Yosefu, bamukura muri rwa rwobo bamugura na ba Bishimayeli ibice by'ifeza makumyabiri. Bajyana Yosefu muri Egiputa. Rubeni agaruka kuri rwa rwobo, asanga Yosefu atarimo, ashishimura imyenda ye. Asubira kuri bene se arababwira ati “Umwana ntakirimo, nanjye ndajya he?” Benda ya kanzu ya Yosefu, babāga isekurume y'ihene binika ikanzu mu maraso yayo, bohereza ya kanzu ndende, bategeka ko bayijyana kwa se, bamutumaho bati “Twabonye iyi, none umenye ko yaba ikanzu y'umwana wawe cyangwa ko atari yo.” Arayimenya aravuga ati “Ni ikanzu y'umwana wanjye, inyamaswa y'inkazi yaramuriye nta gushidikanya, Yosefu yatanyaguwe na yo.” Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi ababaye yiraburiye umwana we. Abahungu be bose n'abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra. Ba Bamidiyani bajyana Yosefu muri Egiputa, bamugurirayo na Potifari, umutware wa Farawo, watwaraga abamurinda. Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira. Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora. Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri. Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani. Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu. Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari. Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y'Uwiteka, aramwica. Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk'uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.” Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se. Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y'Uwiteka, na we aramwica. Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se. Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n'incuti ye Hira Umunyadulamu. Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.” Yiyambura imyenda y'ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure. Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso. Atambikira aho ari iruhande rw'inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we.Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?” Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w'ihene wo mu mukumbi.”Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?” Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?”Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n'umugozi wayo n'inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda. Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y'ubupfakazi. Yuda yohereza wa mwana w'ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura. Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw'inzira?”Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.” Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ” Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n'isoni, dore nohereje uyu mwana w'ihene maze uramubura.” Hashize amezi nk'atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y'ubusambanyi.”Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.” Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir'ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir'ibi: impeta iriho ikimenyetso n'imigozi yayo n'inkoni.” Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi. Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye. Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.” Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Perēsi. Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera. Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n'Abishimayeli bamuzanyeyo. Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa. Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose. Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy'urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose. Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugo rwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi. Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza. Hanyuma y'ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.” Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose. Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we. Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka. Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka, ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga, maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.” Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye. Maze amubwira amagambo amwe n'ayo ati “Wa mugurano wawe w'Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure, nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.” Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa. Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y'imbohe bakingiraniramo imbohe z'umwami, aba muri iyo nzu y'imbohe. Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w'iyo nzu y'imbohe. Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y'imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga. Umurinzi w'inzu y'imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza. Hanyuma y'ibyo, umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa. Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w'abahereza ba vino n'umutware w'abavuzi b'imitsima. Abarindishiriza mu nzu y'imbohe, iri mu rugo rw'umutware w'abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe. Umutware w'abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y'imbohe. Umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y'imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri. Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye. Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?” Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.”Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw'Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.” Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye, kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n'upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahīsha, igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.” Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu, iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk'uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino. Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkūze muri iyi nzu. Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy'Abaheburayo, n'ino na ho banshyize muri iyi nzu y'imbohe nta cyaha nkoze.” Wa muvuzi w'imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by'imitsima yera, kandi icyibo cyo hejuru y'ibindi cyarimo imitsima yokeje y'uburyo bwose nshyīra Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.” Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu, iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakurīraho inyama yawe.” Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y'abagaragu be umutwe w'umuhereza wa vino mukuru, n'uw'umuvuzi w'imitsima mukuru. Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe, maze amanika umuvuzi w'imitsima mukuru, nk'uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo. Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa. Imyaka ibiri ishize, Farawo arota ahagaze iruhande rw'uruzi. Mu ruzi havamo inka ndwi z'igikundiro zibyibushye, zirishiriza mu mifunzo. Izindi nka ndwi z'umwaku zinanutse zirazikurikira, ziva mu ruzi zihagararana na za zindi ku nkombe y'uruzi. Za nka z'umwaku zinanutse, zirya za zindi z'igikundiro zibyibushye uko ari indwi. Farawo aribambura. Arongera aribīkīra arota inzozi za kabiri, ngo amahundo arindwi ahunze meza, ameze ku giti kimwe. Maze andi mahundo arindwi y'iminambe yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba, akurikiraho aramera. Ayo mahundo y'iminambe amira ya mahundo ahunze atsibaze, uko ari arindwi. Farawo aribambura, amenya yuko ari inzozi. Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n'abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo. Maze umuhereza wa vino mukuru abwira Farawo ati “Uyu munsi ndakwibutsa ibyaha byanjye. Farawo yarakariye abagaragu be andindishiriza mu nzu y'umutware w'abamurinda, jye n'umuvuzi w'imitsima mukuru. Turotera ijoro rimwe twembi, turota inzozi zisobanurwa ukubiri. Twari kumwe n'umuhungu w'Umuheburayo, umugurano w'umutware w'abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk'uko inzozi ze ziri. Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byasohoye, Farawo yansubije mu butware bwanjye, wa wundi aramumanika.” Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y'imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari. Farawo abwira Yosefu ati “Narose none nta wushobora kuzisobanura. Numvise bavuga yuko ubasha gusobanura inzozi bakurotoreye.” Yosefu asubiza Farawo ati “Si jye, Imana ni yo iri busubize Farawo amagambo y'amahoro.” Farawo abwira Yosefu ati “Narose mpagaze ku nkombe y'uruzi, havamo inka ndwi zibyibushye z'igikundiro zirishiriza mu mifunzo, maze zikurikirwa n'izindi nka ndwi zizamuka zonze, ari umwaku zinanutse cyane. Sinari nabona inka mbi nk'izo mu gihugu cya Egiputa hose. Izo nka zinanutse z'umwaku zirya za nka zibyibushye zabanje uko ari indwi, zimaze kuzirya, ntiwamenya yuko ziziriye, ziguma kuba umwaku nk'ubwa mbere. Nuko ndakanguka. Kandi ndota ngo amahundo arindwi atsibaze meza, ameze ku giti kimwe, maze andi mahundo arindwi yumye y'iminambe, yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba akurikiraho aramera, ayo mahundo y'iminambe amira ya mahundo meza uko ari arindwi. Nzirotorera abakonikoni, ntihagira ubasha kuzinsobanurira.” Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo. Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe. Na za nka zinanutse z'umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y'imishishi yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y'inzara. Icyo ni cyo nabwiye Farawo nti ‘Ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.’ Hazaza imyaka irindwi y'uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose, hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y'inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa. Inzara izamara igihugu, uburumbuke bwe kwibukwa ku bw'inzara ibukurikiye, kuko izaba nyinshi cyane. Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n'Imana kandi izabisohoza vuba. “Nuko Farawo nashake umuntu w'umunyabwenge w'umuhanga, amuhe ubutware bw'igihugu cya Egiputa. Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy'ubutaka bwa Egiputa mu myaka y'uburumbuke, uko ari irindwi. Bateranye ibihunikwa by'iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y'impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde. Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y'inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n'inzara.” Iyo nama inezeza Farawo n'abagaragu be bose. Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk'uyu, urimo umwuka w'Imana?” Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w'umuhanga muhwanye, nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y'ubwami yonyine nzagusumba.” Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.” Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y'ibitare byiza, amwambika n'umukufi w'izahabu mu ijosi, amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose. Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.” Farawo ahimba Yosefu Safunatipāneya, amushyingira Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu atambagira igihugu cya Egiputa. Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose. Mu myaka y'uburumbuke uko ari irindwi, igihugu kirera gisenyukamo imyaka. Ahunikisha ibihunikwa byose byo mu gihugu cya Egiputa uko iyo myaka irindwi ingana, abihunika mu midugudu, imyaka yo mu mirima ikikije umudugudu wose ayihunika muri wo. Yosefu ahunika imyaka y'impeke myinshi cyane ihwanye n'umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga. Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w'inzu ya data yose.” Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.” Ya myaka irindwi y'uburumbuke bwabaye mu gihugu cya Egiputa irashira. Imyaka irindwi y'inzara itangira gutaha nk'uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya. Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n'inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.” Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu gihugu cya Egiputa. Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y'impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu byose. Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?” Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.” Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y'impeke muri Egiputa. Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.” Abana ba Isirayeli bajya guhahana n'abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy'i Kanāni. Kandi Yosefu ni we wari umutware w'igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye. Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?”Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy'i Kanāni tuje guhaha.” Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya. Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.” Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha. Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.” Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.” Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b'umwe wo mu gihugu cy'i Kanāni, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.” Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’ Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje. Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.” Bose abamaza mu nzu y'imbohe iminsi itatu. Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana: niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y'imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y'impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu, maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay'ukuri, bigatuma mudapfa.”Bagenza batyo. Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw'ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.” Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.” Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n'umusemyi. Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo. Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y'impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y'umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n'impamba. Babagirira batyo. Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo. Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w'isaho. Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?” Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy'i Kanāni, bamubwira ibyababayeho byose bati “Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata. Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi. Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy'i Kanāni.’ Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ” Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy'ifeza cy'umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya. Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!” Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.” Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.” Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu. Bamaze imyaka y'impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.” Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo, ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo yatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ ” Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugabo yuko mufite mwene so wundi?” Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n'iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?” Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n'uwo muhungu turahaguruka tugende, tubeho tudapfana nawe n'abana bacu. Mbaye umwishingizi we abe ari jye uzamubaza, nintamukugarurira nkamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka. Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.” Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza muzishyīre uwo mugabo ho ituro, mujyane umuti womora muke n'ubuki buke, n'imibavu n'ishangi, n'ububemba n'indozi, kandi mujyane ifeza z'ingereka zingana na zo, n'ifeza zagarutse mu minwa y'amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka. Mujyane na murumuna wanyu muhaguruke musubire kuri uwo mugabo, Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.” Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z'ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahaguruka baramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu. Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage witegure ibyokurya, turi burīre hamwe ku manywa y'ihangu.” Uwo mugabo akora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu. Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n'indogobe zacu, tube imbata.” Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati “Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha, tugeze mu icumbi duhambura amasaho yacu, umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w'isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye. Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.” Arabasubiza ati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriye ubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.” Asohora Simiyoni aramubazanira. Nuko wa mugabo yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburira n'indogobe zabo. Begeranya amaturo kugira ngo Yosefu naza ku manywa y'ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burīre hamwe na we. Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye. Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musaza mwavugaga? Aracyariho?” Baramusubiza bati “Data, umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.” Barunama bikubita hasi. Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.” Yosefu yihuta kugenda, kuko umutima we wari ufitiye urukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguru ayiririramo. Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.” Bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo, n'Abanyegiputa barīraga hamwe na we babagaburira ukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n'Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa. Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura uko ubukuru bwayo buri, n'umuhererezi uko ubuto bwe buri, bavugana batangara. Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we. Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y'abo bagabo ihaho ringana n'iryo bashobora kujyana, ushyire n'ifeza y'umuntu mu munwa w'isaho ye. Ushyire n'igikombe cyanjye cy'ifeza mu munwa w'isaho y'umuhererezi, ushyiranemo n'ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse. Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n'indogobe zabo. Bavuye mu mudugudu bataragera kure, Yosefu abwira igisonga cye ati “Haguruka ukurikire ba bagabo, nubageraho ubabwire uti ‘Ni iki gitumye mwitura inabi uwabagiriye neza? Icyo mwibye si cyo databuja anywesha, kandi si cyo yikingira aragura? Ubwo mwakoze mutyo, mwakoze icyaha.’ ” Abageraho, ababwira ayo magambo. Baramubwira bati “Databuja, ni iki kikuvugishije amagambo ameze atyo? Ntibikabeho ko abagaragu bawe dukora ibimeze bityo. Dore ifeza twasanze mu minwa y'amasaho yacu twarazigushubije, tuzivanye mu gihugu cy'i Kanāni. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja? Uwo uri bukibonane wo mu bagaragu bawe yicwe, natwe duhinduke imbata zawe, databuja.” Arababwira ati “Nuko rero bibe nk'uko mubivuze. Uwo kiri bubonekeho ni we uri bube imbata yanjye, namwe ntimuri bugibweho n'urubanza.” Barihuta barururutsa, umuntu wese ahambura isaho ye, arasaka ahēra ku mpfura ageza ku muhererezi, cya gikombe kiboneka mu isaho ya Benyamini. Bashishimura imyambaro yabo, umuntu wese ahekesha indogobe ye imitwaro, basubira mu mudugudu. Yuda na bene se bagera mu nzu ya Yosefu, basanga akiri aho bamwikubita imbere. Yosefu arababaza ati “Icyo mukoze icyo ni igiki? Ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko?” Yuda aramusubiza ati “Databuja, turagusubiza iki? Turavuga iki? Turireguza iki? Imana yamenye gukiranirwa kw'abagaragu bawe. Dore turi imbata zawe databuja, twe n'uwo cya gikombe kibonetseho.” Aramusubiza ati “Ntibikabeho ko ngira ntyo: uwo igikombe kibonetseho ni we uri bube imbata yanjye, ariko mwe mwigendere mujye kwa so amahoro.” Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose. Databuja, ntiwabajije abagaragu bawe uti ‘Muracyafite so, cyangwa hari undi mwene so mufite?’ Natwe tukagusubiza databuja tuti ‘Dufite data w'umusaza, hariho n'umwana yabyaye ashaje aracyari muto, mukuru we yarapfuye, ni we usigaye ari ikinege mu nda ya nyina, se aramukunda.’ Maze ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe.’ Tukakubwira databuja tuti ‘Uwo muhungu ntiyasiga se, yamusiga se yapfa.’ Nawe ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Umuhererezi wanyu nimutamanukana, ntimuzongere kunca iryera.’ “Nuko tuzamutse tugeze kuri data, umugaragu wawe, tumubwira amagambo yawe databuja. Data aratubwira ati ‘Nimwongere musubireyo, muduhahireyo utwo kurya.’ Turamusubiza tuti ‘Ntitwasubirayo. Umuhererezi wacu nitujyana tuzamanuka tujyeyo, kuko tutabasha guca uwo mugabo iryera, umuhererezi wacu tutari kumwe.’ Data, umugaragu wawe aratubwira ati ‘Muzi yuko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri, umwe akamvaho nkibwira ndashidikanya yuko yatanyaguwe n'inyamaswa nanjye nkaba ntakimubona, nimunkuraho n'uyu akagira ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.’ “Nuko none najya kuri data umugaragu wawe tutari kumwe n'uwo muhungu, data akabona tutazanye yapfa, kuko ubugingo bwe bwiboshye ku bw'uwo muhungu, twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye imvi za data umugaragu wawe, zimanukana ishavu zijya ikuzimu. Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye uwo muhungu kuri data nti ‘Nintamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha data, kitazamvaho iteka.’ Nuko none ndakwinginze, databuja, jyewe umugaragu wawe ngume mu cyimbo cy'uwo muhungu ndi imbata yawe, kandi uwo muhungu atahane na bene se. Nasubira nte ngo njye kuri data, ntari kumwe n'uwo muhungu? Ne kureba ibyago bizagera kuri data.” Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se. Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva. Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye. Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa. None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw'abantu. Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo. Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye. Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n'umutegeka w'urugo rwe rwose, n'umutware w'igihugu cya Egiputa cyose. “Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde. Kandi uzatura mu gihugu cy'i Gosheni, umube bugufi, wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'imikumbi yawe n'amashyo yawe, n'ibyo ufite byose. Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y'inzara, we gukenana n'inzu yawe n'ibyo ufite byose.’ “Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa. Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.” Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu. Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we. Inkuru y'ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n'abagaragu be cyane. Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy'i Kanāni, muzane so n'abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu. Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n'abagore banyu, muzane na so, muze ino. Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ” Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk'uko Farawo yategetse, abaha n'impamba. Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by'ifeza magana atatu, amuha n'imyenda yo gukuranwa gatanu. Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n'indogobe z'ingore cumi zihetse imyaka y'impeke, n'imitsima n'ibyokurya bindi by'impamba bya se. Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.” Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy'i Kanāni kuri se Yakobo. Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w'igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara, kuko atabemereye. Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembūka, Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.” Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Bērisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka. Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!”Aritaba ati “Karame.” Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye. Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa, kandi ubwanjye ni jye uzagukūrayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe.” Yakobo arahaguruka ava i Bērisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n'abana babo bato, n'abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana. Bajyana amatungo yabo n'ibintu byabo baronkeye mu gihugu cy'i Kanāni bajya muri Egiputa, Yakobo n'urubyaro rwe rwose rujyana na we: abahungu be n'abuzukuru be b'abahungu, n'abakobwa be n'abakobwa b'abahungu be, n'urubyaro rwe rwose rujyana na we muri Egiputa. Aya ni yo mazina y'Abisirayeli bagiye muri Egiputa: Yakobo n'abahungu be, imfura ye ni Rubeni. Bene Rubeni ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli umwana w'Umunyakanānikazi. Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Bene Yuda ni Eri na Onani, na Shela na Perēsi na Zera, ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni. Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yobu na Shimuroni. Bene Zebuluni ni Seredi na Eloni na Yahilēli. Abo ni bo bene Leya yabyaraniye na Yakobo i Padanaramu, kandi babyarana n'umukobwa Dina. Abahungu be n'abakobwa be bose ni mirongo itatu na batatu. Bene Gadi ni Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni na Eri, na Arodi na Areli. Bene Asheri ni Imuna na Ishiva, na Ishivi na Beriya, na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Abo ni bo bene Zilupa, Labani yahaye Leya umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, ni abantu cumi na batandatu. Bene Rasheli muka Yakobo ni Yosefu na Benyamini. Yosefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa Manase na Efurayimu, ababyarana na Asenati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Bene Benyamini ni Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Arudi. Abo ni bo bene Rasheli yabyaranye na Yakobo, bose ni cumi na bane. Mwene Dani ni Hushimu. Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu. Abo ni bo bene Biluha, Labani yahaye Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, bose ni barindwi. Abantu bose bajyanye na Yakobo muri Egiputa bakomotse mu rukiryi rwe, utabariyemo abakazana ba Yakobo, bose bari mirongo itandatu na batandatu. Abahungu ba Yosefu yabyariye muri Egiputa ni babiri, abantu bose b'inzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi. Yakobo atuma Yuda imbere ye kuri Yosefu ngo amuhe inzira yo kujya i Gosheni, bagera mu gihugu cy'i Gosheni. Yosefu yitegura igare rye, arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini. Isirayeli abwira Yosefu ati “Naho napfa, ni byo bizi, ubwo nkubonye nkamenya yuko ukiriho.” Yosefu abwira bene se n'inzu ya se ati “Ndagenda mbwire Farawo, yuko bene data n'inzu ya data bari mu gihugu cy'i Kanāni bansanze, kandi ko ari abashumba kuko baragira amatungo, kandi ko bazanye imikumbi yabo n'amashyo yabo, n'ibyo bafite byose. Nuko Farawo nabahamagaza akababaza ati ‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n'ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy'i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.” Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, n'ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy'i Kanāni, none bari mu gihugu cy'i Gosheni.” Muri bene se atoranyamo batanu, abashyīra Farawo. Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu ni umuki?”Basubiza Farawo bati “Abagaragu bawe turi abashumba, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.” Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw'imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy'i Kanāni. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cy'i Gosheni.” Farawo abwira Yosefu ati “So na bene so baje iwawe, igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cy'i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira b'inka zanjye.” Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyīra Farawo, Yakobo asabira Farawo umugisha. Farawo abaza Yakobo ati “Imyaka y'ubukuru bwawe ni ingahe?” Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y'uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y'ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n'imyaka y'ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y'uruzerero rwabo.” Yakobo asabira Farawo umugisha, maze amuva imbere. Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandi ubwiza, mu gihugu cy'i Rāmesesi, uko Farawo yategetse. Yosefu ahora agerera se na bene se n'ab'inzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana. Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa n'abo mu gihugu cy'i Kanāni barabishwa n'inzara. Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo. Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati “Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?” Yosefu arabasubiza ati “Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuze ifeza.” Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi n'imikumbi n'amashyo n'indogobe, abagaburira ibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose. Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n'ubutaka bwacu. Twapfirira iki mu maso yawe twe n'ubutaka bwacu? Tugurane n'ubutaka bwacu, twe n'ubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.” Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo. Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa z'uruhande rumwe ageza ku z'urundi, abashyira mu midugudu. Ubutaka bw'abatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye batagura ubutaka bwabo. Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe n'ubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka. Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy'icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe n'ibyokurya byanyu n'abo mu ngo zanyu n'abana banyu bato.” Baramusubiza bati “Udukijije urupfu, tukugirireho umugisha databuja, natwe tuzaba imbata za Farawo.” Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n'ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw'abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo. Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy'i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane. Yakobo yongera kurama indi myaka cumi n'irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n'irindwi. Iyo ni yo myaka y'ubugingo bwe. Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y'ikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa, ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane unkure muri Egiputa, umpambe mu gituro cyabo.”Aramusubiza ati “Nzabikora uko untegetse.” Aramurahiza ati “Ndahira.” Aramurahira. Isirayeli yikubita ku musego yubamye. Hanyuma y'ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n'abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. Haza umuntu abwira Yakobo ati “Dore umwana wawe Yosefu araje.” Isirayeli arihangana, yicara ku rutara. Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy'i Kanāni, impa umugisha, irambwira iti ‘Dore nzakororotsa nkugwize, nguhindure iteraniro ry'amoko, kandi nzaha urubyaro rwawe ruzakurikiraho iki gihugu, kibe gakondo yarwo iteka ryose.’ “None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubeni na Simiyoni. Abandi bana wabyara hanyuma yabo bazaba abawe, mu iragwa ryabo bazitirirwa bene se. Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy'i Kanāni, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.” Isirayeli abona bene Yosefu aramubaza ati “Aba ni bande?” Yosefu asubiza se ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabire umugisha.” Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n'ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera. Isirayeli abwira Yosefu ati “Sinibwiraga yuko nzabona mu maso hawe ukundi, none Imana inyeretse n'urubyaro rwawe.” Yosefu abakura hagati y'amavi ya se, yikubita hasi yubamye. Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw'iburyo, amwegereza ukuboko kw'ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw'ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw'iburyo. Isirayeli arambura ukuboko kwe kw'iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy'ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura. Asabira Yosefu umugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu, marayika wancunguye mu bibi byose, ihe aba bahungu umugisha, bitirirwe izina ryanjye n'irya sogokuru Aburahamu na data Isaka, bororoke babe benshi cyane mu isi.” Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase. Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy'iburyo ku mutwe.” Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.” Abasabira umugisha uwo munsi ati “Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranye umugisha bati ‘Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’ ” Abanza Efurayimu mbere ya Manase. Isirayeli abwira Yosefu ati “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabana namwe, izabasubiza mu gihugu cya ba sekuruza banyu. Kandi nguhaye umugabane umwe uruta uwa bene so, uwo nanyagishije Abamori inkota yanjye n'umuheto wanjye.” Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera. “Nimuterane mwumve bana ba Yakobo,Mwumve Isirayeli so. “Rubeni uri imfura yanjye, n'imbaraga zanjye.Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho,Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera. Uri nk'amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware.Kuko wuriye uburiri bwa so,Ni ho wabuhumanije.Yuriye indyamo yanjye! “Simiyoni na Lewi ni abavandimwe,Inkota zabo ni intwaro z'urugomo. Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa,Bwiza bwanjye, ntugafatanye n'iteraniro ryabo.Kuko bicishije abantu uburakari,Bagatema ibitsi by'inka kugira ngo bimare agahinda. Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi,Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw'agashinyaguro.Nzabagabanya mu ba Yakobo,Nzabatataniriza mu Bisirayeli. “Yuda, bene so bazagushima,Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry'abanzi bawe,Bene so bazakwikubita imbere. Yuda ni icyana cy'intare,Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhīgo.Yunamye, abunda nk'intare,Kandi nk'intare y'ingore.Ni nde wayivumbura? Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda,Inkoni y'ubutware ntizava hagati y'ibirenge bye, Nyirayo ataraza,Uwo ni we amahanga azumvira. Aziritse ishashi ye y'indogobe ku muzabibu,N'icyana cye cy'indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza,Ameshesha imyenda ye vino,Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y'inzabibu. Amaso ye atukujwe na vino,Amenyo ye yejejwe n'amata. “Zebuluni azatura ku kibaya cy'inyanja,Azaba ku kibaya kiriho inkuge,Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni. “Isakari ni indogobe y'inyamaboko,Iryamye hagati y'ingo z'intama. Abona aho kuruhukira ko ari heza,N'igihugu ko ari icyo kwishimiramo.Yunamishirije urutugu rwe kwikorera,Ahinduka umuretwa utegekwa icyate. “Dani azacira abantu be imanza,Ubwo ari umwe mu miryango y'Abisirayeli. Dani azaba inzoka mu nzira,N'incira mu kayira,Irya ibinono by'ifarashi,Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa. “Uwiteka ntegereje agakiza kawe. “Gadi umutwe uzamutera,Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi. “Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza,Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami. “Nafutali ni ibuguma ry'isha izituwe,Avuga amagambo meza. “Yosefu ni ishami ry'igiti cyera cyane,Ishami ry'igiti cyera cyane kiri hagati y'isōko,Amashami yacyo arenga inkike y'igihome. Abarashi bamugiriye iby'urwango,Bamurashe imyambi y'akarengane. Ariko umuheto we nturakabangūka,Amaboko ye n'intoki ze bikomezwa n'amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.Ni yo yakomotsweho n'Umushumba,Igitare cy'Abisirayeli. Ibyo byakozwe n'Imana ya so, izagufasha,Byakozwe n'Ishoborabyose, izaguha umugisha.Imigisha iva hejuru mu ijuru,N'imigisha iva mu mazi y'ikuzimu,N'imigisha yo mu mabere n'iyo mu nda. Imigisha so ahesha,Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru,Igera ku rugabano rw'imisozi ihoraho.Izaba ku mutwe wa Yosefu,Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se. “Benyamini ni isega ritanyagura,Mu gitondo rirya umuhīgo,Nimugoroba akagabanya iminyago.” Abo bose ni imiryango y'Abisirayeli uko ari cumi n'ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha. Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti, mu buvumo buri mu isambu y'i Makipela iri imbere y'i Mamure mu gihugu cy'i Kanāni, ni bwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti. Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya. Ya sambu n'ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.” Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe. Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma. Yosefu ategeka abagaragu be b'abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli. Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra. Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti ‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy'i Kanāni abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ” Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk'uko yakurahirije.” Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n'abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n'abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose, n'abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n'abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy'i Gosheni. Ajyana n'amagare y'intambara n'abahetswe n'amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane. Bagera ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye. Bene igihugu b'Abanyakanāni babonye baririra ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w'Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani. Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse, bamujyana mu gihugu cy'i Kanāni, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y'i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti. Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n'abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se. Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.” Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati ‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira. Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.” Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana? Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu. None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n'abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza. Yosefu aturana muri Egiputa n'umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n'icumi. Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n'abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu. Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.” Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.” Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n'icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo. Aya ni yo mazina y'abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe: Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Zebuluni na Benyamini, na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri. Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa. Yosefu apfana na bene se bose, n'ab'icyo gihe bose. Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu. Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu. Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n'amaboko. Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n'ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.” Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi. Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka. Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato, bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw'agahato, uburetwa bw'urwondo n'amatafari n'ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga. Hariho ababyaza b'Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati “Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.” Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n'umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho. Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?” Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk'Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.” Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane. Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango. Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.” Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi. Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n'ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y'uruzi. Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho. Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana. Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w'Abaheburayo.” Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?” Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w'uwo mwana. Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera. Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.” Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo. Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi. Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b'Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?” Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n'ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.” Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy'i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba. Umutambyi w'i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro. Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo. Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?” Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w'Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.” Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.” Mose yemera kubana n'uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora. Abyara umuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.” Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n'uburetwa kurazamuka kugera ku Mana. Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze. Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w'i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y'ubutayu, ajya ku musozi w'Imana witwa Horebu. Marayika w'Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy'umuriro kiva hagati mu gihuru cy'amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka. Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe iri shyano riguye, menye igituma igihuru kidakongoka.” Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.”Aritaba ati “Karame.” Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.” Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.” Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kureba Imana. Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n'ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y'Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy'amata n'ubuki, gituwemo n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi, n'Abayebusi. Nuko dore gutaka kw'Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata. Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.” Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?” Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.” Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ” Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’ Genda uteranye abakuru b'Abisirayeli, ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: ni ukuri ndabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa. Ndavuga nti: nzabakura mu mubabaro wo muri Egiputa, mbajyane mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori n'Abaferizi, n'Abihivi n'Abayebusi, igihugu cy'amata n'ubuki.’ “Na bo bazakumvira, kandi uzajyane ku mwami wa Egiputa n'abakuru b'Abisirayeli, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwingize reka tujye mu butayu tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo.’ Kandi nzi yuko umwami wa Egiputa atazabakundira ko mugenda, naho namushyiraho amaboko akomeye. Nanjye nzarambura ukuboko, nkubitishe Egiputa ibitangaza byanjye byose nzakorera hagati yaho, nyuma yabyo azabareka. “Kandi nzaha ubu bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Nimugenda ntimuzagenda ubusa, ahubwo umugore wese azasabe umugore w'umuturanyi we ndetse n'umugore acumbikiye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda mubyambike abahungu banyu n'abakobwa banyu, ni ko muzanyaga Abanyegiputa.” Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ” Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”Aramusubiza ati “Ni inkoni.” Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga. Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze. Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.” Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi. Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n'undi mubiri wose. Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri. Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.” Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.” Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora? Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.” Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.” Mose yikongereza uburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we. Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora. Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk'Imana. Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.” Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.” Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.” Mose ajyana umugore we n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana. Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda. Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw'Abisirayeli ni umwana wanjye w'impfura, kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w'impfura.’ ” Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica. Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w'icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.” Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.” Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w'Imana, aramusoma. Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora. Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli. Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu. Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi. Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ” Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.” Baramubwira bati “Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itadutera ikatwicisha mugiga cyangwa inkota.” Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubire mu buretwa bwanyu.” Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo.” Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n'abatware bo muri bo ati “Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano. Kandi umubare w'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’ Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.” Abakoresha ubwo bwoko uburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano. Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutari bugerurirwe umubare mwaciwe na hato.’ ” Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano. Kandi ababakoresha uburetwa babatera umwete bati “Mumare umubare mwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora.” Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohoza umubare mwaciwe ejo na none, ntimwuzuze amatafari nka mbere?” Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumye utugirira utya abagaragu bawe? Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bo urubanza ruriho.” Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’ Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuza umubare w'amatafari.” Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazica umubare w'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose. Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira, barababwira bati “Uwiteka abarebe abacire urubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwanga urunuka, mukabaha inkota yo kutwica.” Mose asubira ku Uwiteka aramubaza ati “Mwami, ni iki gitumye ugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteye kuntuma? Kuko uhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavugana na we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.” Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n'amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw'ayo maboko.” Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA, kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA. Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy'i Kanāni, igihugu cy'ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo. Kandi numvise umuniho w'Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye. Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n'ibihano bikomeye. Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo. Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.” Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n'umubabaro wo mu mitima yabo utewe n'uburetwa bw'agahato. Uwiteka abwira Mose ati “Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.” Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe?” Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa. Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni. Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w'Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni. Aya ni yo mazina y'urubyaro rwa Lewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi. Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk'uko imiryango yabo iri. Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n'itatu. Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana. Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi. Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri. Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri. Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y'Abakōra. Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b'amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri. Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.” Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi. Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa, yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.” Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?” Uwiteka abwira Mose ati “Dore nkugize nk'imana kuri Farawo, Aroni mwene so azaba umuhanuzi wawe. Uzajye uvuga icyo ngutegeka cyose, Aroni mwene so abibwire Farawo, kugira ngo areke Abisirayeli bave mu gihugu cye. Nanjye nzanangira umutima wa Farawo, ngwize ibimenyetso byanjye n'ibitangaza byanjye mu gihugu cya Egiputa. Ariko Farawo ntazabumvira, maze nzababarishe Egiputa ukuboko kwanjye, nkure ingabo zanjye, ubwoko bwanjye Abisirayeli muri icyo gihugu, mbakuzeyo ibihano bikomeye. Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzarambura ukuboko ku gihugu cya Egiputa, ngakura Abisirayeli muri cyo.” Mose na Aroni bagenza batyo, uko Uwiteka yabategetse aba ari ko bakora. Mose yari amaze imyaka mirongo inani avutse, na Aroni yari amaze imyaka mirongo inani n'itatu, ubwo bavuganaga na Farawo. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Farawo nababwira ati ‘Mukore igitangaza kibahamye’, ubwire Aroni uti ‘Enda inkoni witwaje uyijugunye hasi imbere ya Farawo, kugira ngo ihinduke inzoka.’ ” Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo n'abagaragu be, ihinduka inzoka. Farawo na we ahamagaza abahanga n'abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo. Umutima wa Farawo uranangira ntiyabumvira, uko Uwiteka yari yaravuze. Uwiteka abwira Mose ati “Umutima wa Farawo uranangiye, yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende. Mu gitondo uzajye kuri Farawo, dore azaba ajya ku ruzi. Nawe uzahagarare ku nkombe y'uruzi umutegereze, kandi uzitwaze ya nkoni yahindutse inzoka. Umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayo yakuntumyeho ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorerere mu butayu, none ugejeje ubu utaramwumvira. Uwiteka aravuze ngo iki ni cyo kizakumenyesha ko ari Uwiteka: dore ngiye gukubitisha amazi y'uruzi inkoni nitwaje ahinduke amaraso, amafi yo mu ruzi apfe, uruzi runuke, Abanyegiputa babihirwe n'amazi yo mu ruzi.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Jyana inkoni witwaje urambure ukuboko kwawe hejuru y'amazi yo muri Egiputa, ku nzuzi zabo no ku migende y'amazi yabo, no ku bidendezi byabo n'aho amazi arētse hose ahinduke amaraso’. Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hari bube amaraso, mu mivure y'ibiti no mu bibindi by'amabuye.” Mose na Aroni babikora uko Uwiteka yabibategetse: amanika iyo nkoni akubitira amazi y'uruzi mu maso ya Farawo no mu maso y'abagaragu be, amazi y'uruzi yose ahinduka amaraso. Amafi yo mu ruzi arapfa, uruzi ruranuka, Abanyegiputa ntibabasha kunywa amazi yo mu ruzi, amaraso aba mu gihugu cya Egiputa cyose. N'abakonikoni b'Abanyegiputa babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. Umutima wa Farawo uranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze. Farawo asubirayo, ajya mu nzu ye n'ibyo ntiyabyitaho. Abanyegiputa bose bafukura bugufi bw'uruzi kugira ngo babone amazi yo kunywa, kuko batabashaga kunywa ku mazi yo mu ruzi. Uwiteka amaze konona uruzi bimara iminsi irindwi. Uwiteka abwira Mose ati “Injira kwa Farawo umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende, bumukorere. Kandi niwanga kubarekura aragabiza igihugu cyawe cyose ibikeri: uruzi ruruzura ibikeri, bizamuke bijye mu nzu yawe no haruguru, no ku buriri bwawe no mu nzu y'abagaragu bawe, no mu mazu y'abantu bawe no mu nkono zawe, no mu byibo muvugiramo imitsima. Ibikeri bizazamuka bijye kuri wowe no ku bantu bawe, no ku bagaragu bawe bose.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Rambura ukuboko kwawe kurimo ya nkoni yawe hejuru y'inzuzi n'imigende y'amazi n'ibidendezi, uzamure ibikeri bijye mu gihugu cya Egiputa.’ ” Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y'amazi ya Egiputa, ibikeri birazamuka bizimagiza igihugu cya Egiputa. Ba bakonikoni babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo, bazamura ibikeri bijya mu gihugu cya Egiputa. Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “Nimunsabire Uwiteka ankize ibi bikeri, abikure no mu bantu banjye, nanjye ndareka ubwoko bwe bugende butambire Uwiteka ibitambo.” Mose abwira Farawo ati “Unyirarireho utya: ningusabira Uwiteka wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe, mumbwire gihe ki ushaka ko ibikeri bimarirwa kuri wowe no mu mazu yawe, bigasigara mu ruzi rwonyine?” Aramusubiza ati “Ni ejo.”Na we aramubwira ati “Bibe uko uvuze, kugira ngo umenye yuko ari nta wuhwanye n'Uwiteka Imana yacu. Ibikeri bizakuvaho bive no mu mazu yawe, no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, bisigare mu ruzi rwonyine.” Mose na Aroni bava kuri Farawo, Mose atakambirira Uwiteka ibikeri yateje Farawo. Uwiteka abigenza uko Mose yavuze, bya bikeri bipfira mu mazu no mu ngo no mu mirima, birakamuka. Babirunda ibirundo, igihugu kiranuka. Maze Farawo abonye ko bimworoheye yinangira umutima, ntiyabumvira, uko Uwiteka yari yaravuze. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Manika inkoni yawe, ukubite umukungugu uhinduke inda mu gihugu cya Egiputa cyose.’ ” Babigenza batyo, Aroni amanika ukuboko kwe gufite inkoni akubita umukungugu, inda ziba ku bantu no ku matungo, umukungugu wose wo mu gihugu cya Egiputa cyose uhinduka inda. Abakonikoni bagerageza gukora batyo, barogeshereza uburozi bwabo kugira ngo batere inda ntibabibasha, inda ziba ku bantu no ku matungo. Abo bakonikoni babwira Farawo bati “Ibi bitewe n'urutoki rw'Imana.” Umutima wa Farawo uranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze. Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturu uhagarare imbere ya Farawo, azaba asohoka ajya ku ruzi umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ati: reka abantu banjye bagende bankorere, nutabarekura nzaguteza amarumbo y'ibibugu, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe n'amazu yawe amazu y'Abanyegiputa azuzura amarumbo y'ibibugu, bizimagize n'ubutaka bwabo. Kuri uwo munsi nzarobanura igihugu cy'i Gosheni aho ubwoko bwanjye butuye, amarumbo y'ibibugu ye kubayo kugira ngo umenye yuko ndi Uwiteka, uri hagati y'isi. Kandi nzashyira itandukaniro hagati y'ubwoko bwanjye n'abantu bawe. Ejo ni ho icyo kimenyetso kizabaho.’ ” Uwiteka abigenza atyo, amarumbo y'ibibugu aza ari icyago mu nzu ya Farawo no mu mazu y'abagaragu be, kandi igihugu cya Egiputa cyose cyononwa n'ayo marumbo y'ibibugu. Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “Nimugende mutambirire Imana yanyu ibitambo muri iki gihugu.” Mose aramusubiza ati “Si byiza ko dukora dutyo, kuko twaba dutambiye Uwiteka Imana yacu ibyo Abanyegiputa bazira kwica. Twatambira mu maso y'Abanyegiputa ibyo bazira kwica, ntibatwicishe amabuye? Reka tujye mu butayu tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu uko izadutegeka.” Farawo aramubwira ati “Ndabareka mugende mutambirire Uwiteka Imana yanyu mu butayu icyakora ntimuzajye kure cyane. Nimunsabire.” Mose aramubwira ati “Dore ndava imbere yawe nsohoke, nsabe Uwiteka ngo amarumbo y'ibibugu ejo azave kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be. Ariko ye kongera kuriganya ntareke ubwoko bwacu bugenda bugatambira Uwiteka ibitambo.” Mose ava imbere ya Farawo arasohoka, asaba Uwiteka. Uwiteka abigenza uko Mose yavuze, akura ayo marumbo y'ibibugu kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be, ntihasigara na kimwe. Farawo yinangira umutima n'ubwo na bwo, ntiyareka ubwo bwoko bugenda. Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayo aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorere. Niwanga kuburekura ukagumya kubufata, dore ukuboko k'Uwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo no ku mikumbi, muryamo nyinshi cyane izabitera. Kandi Uwiteka azarobanura hagati y'amatungo y'Abisirayeli n'amatungo y'Abanyegiputa, ntihazapfa na rimwe mu y'Abisirayeli yose.’ ” Uwiteka ategeka igihe ati “Ejo ni ho Uwiteka azakora ibyo mu gihugu.” Bukeye bwaho Uwiteka arabikora, amatungo yose y'Abanyegiputa arapfa, ariko mu matungo y'Abisirayeli ntihapfa na rimwe. Farawo aratuma asanga mu matungo y'Abisirayeli hatapfuye na rimwe. Maze umutima wa Farawo uranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimujyane amashyi y'ivu ryo mu itanura, Mose aritumurire hejuru imbere ya Farawo. Rirahinduka umukungugu w'ifu ukwire mu gihugu cya Egiputa cyose, utere ibishyute bivamo ibishega, bifate abantu n'amatungo mu gihugu cya Egiputa cyose.” Bajyana ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, Mose aritumurira hejuru riba ibishyute bivamwo ibishega, bifata abantu n'amatungo. Ba bakonikoni bananizwa n'ibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni n'Abanyegiputa bose. Uwiteka anangira umutima wa Farawo ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yarabwiye Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturu uhagarare imbere ya Farawo, umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayo iravuze iti: reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere. Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutima wawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugira ngo umenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose. None mba ndambuye ukuboko kwanjye, nkaguterana mugiga n'abantu bawe ukarimburwa mu isi, ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose. Na n'ubu uracyishyira hejuru, ukabuza ubwoko bwanjye ntureke bugenda? Dore ejo bugingo ubu nzavuba urubura ruremereye cyane, rutari rwaboneka muri Egiputa uhereye igihe hatwariwe ukageza ubu. Nuko none tuma ucyuze amatungo yawe n'ibyo ufite mu gasozi byose, umuntu wese n'itungo ryose ruzasanga mu gasozi kidatashye, urubura ruzakigwaho gipfe.’ ” Uwubashye ijambo ry'Uwiteka wo mu bagaragu ba Farawo, ahungishiriza abagaragu be n'amatungo ye mu mazu no mu biraro, utitaye ku ijambo ry'Uwiteka arekera abagaragu be n'amatungo ye mu gasozi. Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru urubura rugwe mu gihugu cya Egiputa cyose, ku bantu no ku matungo no ku nyamaswa, no ku byatsi byo mu gasozi byose no ku myaka yo mu mirima yose mu gihugu cya Egiputa cyose.” Mose atunga inkoni ye mu ijuru, Uwiteka akubitisha inkuba, avuba urubura, umuriro ugwa hasi. Uwiteka avubira igihugu cya Egiputa urubura. Nuko hagwa urubura n'umuriro uvanze na rwo, by'icyago gikomeye bitigeze kuba mu gihugu cya Egiputa cyose uhereye aho hatwariwe. Urwo rubura rwica icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Egiputa cyose, abantu n'amatungo n'inyamaswa, rwica n'ibyatsi byo mu gasozi byose n'imyaka yo mu mirima yose, ruvuna ibiti byo mu gasozi byose. Mu gihugu cy'i Gosheni aho Abisirayeli bari bari, ni ho rutaguye honyine. Farawo atumira Mose na Aroni arababwira ati “Ubu bwo nkoze icyaha. Uwiteka arakiranuka, jye n'abantu banjye turatsinzwe. Munsabire Uwiteka kuko uku guhinda gukomeye k'urubura bimpagije, nanjye ndabareka mugende mwe kuguma ino.” Mose aramubwira ati “Nimara kuva mu rurembo ndaramburira Uwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwa urubura kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we nyir'isi. Ariko wowe n'abagaragu bawe, nzi yuko muri bube mutarubaha Uwiteka Imana.” Imigwegwe na sayiri birapfa kuko sayiri zari zeze, n'imigwegwe yari irabije. Ariko ingano na kusemeti ntibyapfa, kuko byari bitaramera. Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburira Uwiteka amaboko, guhinda kw'inkuba n'urubura birashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi. Maze Farawo abonye imvura n'urubura n'inkuba zihinda bishize, arushaho gukora icyaha, yinangira umutima we n'abagaragu be. Umutima wa Farawo uranangira ntiyareka Abisirayeli bagenda, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriye umutima we n'iy'abagaragu be kugira ngo nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo, no kugira ngo uzabwire umwana wawe n'umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n'ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.” Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y'Abaheburayo iravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere. Niwanga kurekura ubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe, zizimagize ubutaka umuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi. Amazu yanyu zizayuzura, zuzure n'ay'abagaragu bawe n'ay'Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubona uhereye igihe babereyeho ukageza none.’ ” Arahindukira ava imbere ya Farawo. Abagaragu ba Farawo baramubaza bati “Uriya mugabo azageza he kutubera umutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?” Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?” Mose aramusubiza ati “Tuzajyana n'abakiri bato n'abashaje, abahungu bacu n'abakobwa bacu, tujyane n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwiteka umunsi mukuru.” Arababwira ati “Uko nabifuriza ko Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi. Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.” Birukanwa mu maso ya Farawo. Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko kwawe hejuru y'igihugu cya Egiputa kuzane inzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa rubura rwasize byose.” Mose arambura inkoni ye hejuru y'igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige, zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk'izo, ntizizongera kubaho. Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima, zirya ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, n'imbuto z'ibiti zose rwa rubura rwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka. Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe! Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkureho uru rupfu ubu gusa.” Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka. Uwiteka ahindura umuyaga uhuha cyane w'ishuheri uvuye iburengerazuba, ujyana za nzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose. Maze Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda. Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru umwijima ucure mu gihugu cya Egiputa, umwijima umeze nk'igikorwaho.” Mose atunga ukuboko mu ijuru, umwijima w'icuraburindi ucura mu gihugu cya Egiputa cyose umara iminsi itatu ntihagira abarebana cyangwa uwahaguruka akava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y'Abisirayeli bose harabonaga. Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n'amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.” Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduha ibyo dutamba n'ibyo twosa, kugira ngo dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo. N'amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n'urwara, kuko ari yo tuzaba dukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.” Ariko Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka bagenda. Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kuko umunsi uzongera kunca iryera uzapfa.” Mose aramusubiza ati “Uvuze ukuri, sinzongera kuguca iryera.” Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n'Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by'ukuri, no kwirukana azabirukana. None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n'umugore wese asabe umugore w'umuturanyi we, basabe ibintu by'ifeza n'ibintu by'izahabu.” Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yari umunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y'abagaragu ba Farawo no mu maso y'abandi bantu. Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa, abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'umuja w'umusyi, kandi n'uburiza bwose bw'amatungo buzapfa. Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk'uwo. Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.’ Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.” Ava kuri Farawo arakaye cyane. Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugira ngo ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.” Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye. Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati “Uku kwezi kuzababere imfura y'amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka. Mubwire iteraniro ry'Abisirayeli ryose, ku wa cumi w'uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w'intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w'intama umwe mu nzu imwe. Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w'intama, asangire n'umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w'abantu uri, uko imirīre y'umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w'abasangira umwana w'intama. Umwana w'intama wanyu (cyangwa umwana w'ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene. Muzawurindirize umunsi wa cumi n'ine w'uku kwezi, iteraniro ryose ry'Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba. Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamo rw'umuryango by'amazu bawuririyemo. Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n'imboga zisharira. Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n'iminono yawo n'ibyo mu nda byawo, ntimuzagire icyo musiga ngo kirare, iziraye muzazose. Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y'Uwiteka. “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. N'imana z'Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka. Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w'Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry'iteka ryose. 16.3-8 “Muzajye mumara iminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsi uyitangira mujye mukura umusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuwe uhereye ku munsi wa mbere ukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w'inda y'umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora. Mujye muziririza umunsi mukuru w'imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry'iteka ryose. Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugeze ku munsi wako wa makumyabiri n'umwe nimugoroba. Muri iyo minsi uko ari irindwi umusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry'Abisirayeli, naho yaba umunyamahanga ubasuhukiyemo cyangwa uwavukiye mu gihugu cyanyu. Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.” Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b'intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w'intama wa Pasika. Mwende umukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw'umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo. Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw'umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice. Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose. Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk'uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera. Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw'iki?’ Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi. Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora. Mu gicuku Uwiteka yica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'imbohe mu kazu k'ibwina, n'uburiza bw'amatungo bwose. Farawo yibambura nijoro, n'abagaragu be bose n'Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n'imwe itapfuyemo umuntu. Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhaguruke muve mu bantu banjye mwe n'Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk'uko mwavugaga. Mujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mwavugaga, mugende kandi munsabire umugisha.” Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugaga bati “Turapfuye twese”. Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y'imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu. Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda. Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa. Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabo uduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare. Kandi n'ikivange cy'amahanga menshi kijyana na bo, n'imikumbi n'amashyo by'amatungo menshi cyane. Botsa imitsima itasembuwe y'amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose. Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhuko rwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu. Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z'Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa. Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry'Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byayo, ariko umugurano w'umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukeba abone kubiryaho. Umusuhuke w'umunyamahanga n'umugaragu ukorera ibihembo, ntibakabiryeho. Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n'intongo y'iyo nyama, kandi ntimukavuneho igufwa na rimwe. Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika. Kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b'iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk'uwavukiye mu gihugu cyanyu, ariko ntihakagire utakebwe wese ubiryaho. Kavukire n'umunyamahanga ubasuhukiyemo bazasangire itegeko.” Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze, kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri. Uwiteka abwira Mose ati “Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo ni ibyanjye.” Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya. Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu. Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye. Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabeho umunsi mukuru w'Uwiteka. Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagire umusemburo ukubonekaho mu gihugu cyawe cyose. Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti ‘Ibi byatewe n'ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’ Uwo muhango uzakubere nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugira ngo amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa. Ni cyo gituma ukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, uko umwaka utashye. “Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni, akakiguha nk'uko yakurahiye akarahira na ba sekuruza bawe, uzarobanurire Uwiteka umwana w'uburiza wese n'uburiza bwose ufite mu matungo yawe, abahungu bazaba ab'Uwiteka. Kandi uburiza bw'indogobe bwose uzabucunguze umwana w'intama, kandi nudashaka kuyicungura uzayivune ijosi, kandi imfura z'abantu, iz'abahungu bawe uzazicungure. Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa. Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw'ibigabo, ariko imfura z'abahungu banjye zose njya nzicungura.’ Uwo muhango uzabe nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.” Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.” Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro. Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.” Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira. Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y'umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro. Ya nkingi y'igicu ntiyavaga imbere y'ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y'umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y'i Pihahiroti hagati y'i Migidoli n'inyanja, imbere y'i Bālisefoni: uti imbere y'aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw'inyanja. Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’ Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo. Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?” Atunganisha igare rye ry'intambara ajyana abantu be, ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n'andi magare y'intambara y'Abanyegiputa yose, n'abatware bategeka abayirwaniramo bose. Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko. Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n'amagare bya Farawo byose, n'abahetswe n'amafarashi be, n'izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw'i Pihahiroti, imbere y'i Bālisefoni. Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka. Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa? Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ” Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y'inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka. Nanjye ndanangira imitima y'Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n'amafarashi be. Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n'amafarashi be.” Marayika w'Imana wajyaga imbere y'ingabo z'Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y'igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y'ingabo z'Abanyegiputa n'iz'Abisirayeli: bariya ibabera igicu n'umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose. Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y'aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse. Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso. Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y'umuriro n'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba. Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.” Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y'inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n'amafarashi babo.” Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n'amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n'umwe muri bo. Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso. Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z'Abanyegiputa ku nkombe y'inyanja. Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose. Maze Mose n'Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati“Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja. Uwiteka ni imbaraga zanjye n'indirimbo yanjye,Ampindukiye agakiza.Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza,Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru. Uwiteka ni intwari mu ntambara,Uwiteka ni ryo zina rye. “Amagare ya Farawo n'ingabo ze yabiroshye mu nyanja,Abatwara imitwe yatoranije barengewe n'Inyanja Itukura. Imuhengeri habarenzeho,Barokeye imuhengeri nk'ibuye. “Uwiteka, ukuboko kwawe kw'iburyo gutewe icyubahiro n'ububasha bwako,Uwiteka, ukuboko kwawe kw'iburyo kwashenjaguye ababisha. Isumbe ryawe ryinshi ryatumye utura hasi abaguhagurukiye,Watumye umujinya wawe ubakongeza nk'ibitsinsi by'inganagano. Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi,Amazi yatembaga yema nk'ikirundo,Imuhengeri muri nyina w'inyanja haravura. “Umubisha yaravuze ati‘Ndabakurikira mbafatīre, nyage iminyago nyigabane,Nzabimariraho agahinda,Nzakura inkota, ukuboko kwanjye kubarimbure.’ Wahuhishije umuyaga wawe inyanja irabarengera:Barokera nk'icyuma cy'isasu mu mazi y'umuvumba. “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe?Ni iyihe ihwanye nawe?Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro,Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza! Warambuye ukuboko kw'iburyo isi irabamira. Ku bw'imbabazi zawe wagiye imbere y'abantu wacunguye,Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera. Amahanga yarumvise ahinda imishyitsi,Ubwoba bufata abatuye i Filisitiya. Icyo gihe abatware ba Edomu baratangara,Intwari z'i Mowabu zifatwa no guhinda imishyitsi,Abatuye i Kanāni bose barayagāra. Ubwoba no gutinya bizabafata,Gukomera k'ukuboko kwawe kuzabajunjika nk'ibuye.Uwiteka, bageze aho ubwoko bwawe buzarengera urugabano,Bageze aho ubwoko wacunguye buzarurengera. Uzabugezayo ubushinge ku musozi w'umwandu wawe,Ahantu witunganirije kuba ubuturo bwawe, Uwiteka,Ahera amaboko yawe yashyizeho, Mwami. Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.” Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, Uwiteka agasubiza amazi y'inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka. Kandi Miriyamu umuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina. Miriyamu akabikiriza ati“Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.” Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja Itukura bajya mu butayu bw'i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi. Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y'i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara. Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?” Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza. Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.” Bagera muri Elimu hari amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi. Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayu bw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa. Iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu, barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.” Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby'uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera. Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n'ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.” Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa, kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro cy'Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?” Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.” Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y'Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ” Aroni akibwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw'Uwiteka bubonekeye muri cya gicu. Uwiteka abwira Mose ati “Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ” Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando. Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n'utubuto, duto nk'ikime kivuze kiri hasi. Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?” Kuko batamenye icyo ari cyo.Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n'imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n'umubare w'abantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’ ” Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike. Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n'uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n'imirīre y'umuntu wese. Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.” Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira. Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye n'imirire ye, izuba ryava bikayaga. Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n'ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z'umuntu wese, abakuru b'iteraniro bose baraza babibwira Mose. Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’ ” Barabirāza bigeza mu gitondo nk'uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe. Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y'Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi. Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.” Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura. Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n'ibyo nategetse? Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y'iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.” Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka. Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa n'utubuto tw'ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk'umutsima usa n'ibango uvuganywe n'ubuki. Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe ab'ibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.” Mose abwira Aroni ati “Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y'Uwiteka, ibikirwe ab'ibihe byanyu bizaza.” Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y'Ibihamya ngo igumeho. Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n'abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw'igihugu cy'i Kanāni. Omeru cumi zingana na efa imwe. Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayu bw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari. Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?” Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?” Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.” Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantu ujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende. Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli. Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?” Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu. Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozi nitwaje inkoni y'Imana.” Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi. Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha, maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota. Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.” Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.” Yetiro umutambyi w'i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n'Abisirayeli ubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa. Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana, n'abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.” Undi yitwa Eliyezeri kuko se yavuze ati “Imana ya data yambereye umutabazi, inkiza inkota ya Farawo.” Yetiro sebukwe wa Mose azanira Mose abahungu be n'umugore we, amusanga muri bwa butayu aho yari yabambye amahema, ku musozi w'Imana. Abwira Mose ati “Jyewe sobukwe Yetiro nkuzaniye umugore wawe n'abahungu be bombi na bo.” Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubita imbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema. Mose atekerereza sebukwe ibyo Uwiteka yagiriye Farawo n'Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli, n'ibyabaruhirije mu nzira byose, kandi uko Uwiteka yabakijije. Yetiro ashimishwa n'ibyiza Uwiteka yagiriye Abisirayeli byose, kuko yabakijije Abanyegiputa. Yetiro aravuga ati “Uwiteka ahimbarizwe yuko yabakijije Abanyegiputa na Farawo, agakūra ubwo bwoko mu butware bw'Abanyegiputa. None menye yuko Uwiteka aruta izindi mana zose, kuko yanesheje Abanyegiputa, ubwo bishyiranaga hejuru ubwibone ngo bagirire Abisirayeli nabi.” Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n'abakuru b'Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y'Imana. Bukeye bwaho Mose yicazwa no gucira abantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba. Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati “Ibyo ukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugose bagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?” Mose asubiza sebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana. Iyo bafite amagambo baza kuri jye nkabacira imanza, nkabamenyesha amategeko y'Imana n'ibyo yategetse.” Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyo ukora ibyo si byiza. Ntuzabura gucikana intege n'aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukora wenyine. None umvira ibyo nkubwira: ndakugira inama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w'amagambo w'abantu n'Imana, ujye ushyira Imana imanza zabo kandi ujye ubigisha amategeko yayo n'ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n'imirimo bakwiriye gukora. Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n'inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi. Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe. Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.” Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose. Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboye ubucamanza abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi. Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose, imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje zose bakazica ubwabo. Mose asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy'iwabo. Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi. Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y'umusozi. Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti ‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk'ay'ikizu nkabizanira. None nimunyumvira by'ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye, kandi muzambera ubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.” Mose araza ahamagara abakuru b'abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y'abantu. Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.”Mose abwira Uwiteka amagambo y'abantu. Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n'ejo, bamese imyenda yabo, uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y'ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi. Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe. He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’ Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.” Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo. Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n'abagore banyu.” Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry'ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z'amahema bahinda imishyitsi. Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y'uwo musozi. Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk'uw'ikome, umusozi wose utigita cyane. Ijwi ry'ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi. Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w'uwo musozi, Mose arazamuka. Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka. Kandi n'abatambyi bigire hafi y'Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.” Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.’ ” Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n'abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.” Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira. Imana ivuga aya magambo yose iti “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa. “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi. “Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye, uvugiye ubusa izina rye. “Wibuke kweza umunsi w'isabato. Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza. “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11 “Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11 “Ntukibe. “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe. “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.” Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure. Babwira Mose bati “Ba ari wowe utubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.” Mose abwira abantu ati “Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.” Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y'umwijima w'icuraburindi Imana irimo. Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari ko ubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru. Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire. Undundire igicaniro cy'ibitaka, ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha. Kandi nunyubakira igicaniro cy'amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyawe uzaba ugihumanije. Kandi ntugashyire urwuririro rw'amabuye ku gicaniro cyanjye ngo ucyurire, kugira ngo ubwambure bwawe butakigaragariraho.’ “Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo. Nugura umugurano w'Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje. Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugore we ajyane na we. Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine. Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n'umugore wanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo’, shebuja amujyane imbere y'Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka. “Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n'abagurano b'abagabo. Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano. Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk'ibyo yagirira umukobwa we. Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe. Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe. “Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa. Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira. Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe. “Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa. “Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa. “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa. “Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe, nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza. “Umuntu nakubita inkoni umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa. Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye. “Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w'uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse. Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi, ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi, ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi. “Umuntu nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho. Kandi nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo. “Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza. Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice. Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe. Naho yaba umuhungu w'umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse. Inka niyica umugurano w'umugabo cyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye. “Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo, nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo. “Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane. Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye. “Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye. “Umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe. Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugure ku bw'ubujura bwe. “Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri. “Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu by'undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikona umurima w'undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murima cyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe. “Umuriro nucanwa ukagurumana ugafata uruzitiro rw'amahwa, ukambukiranya ugafata amasaka ari ku murara cyangwa agihagaze, cyangwa umurima ugashya, uwacanye uwo muriro ntakabure kubiriha. “Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azarihe kabiri. Nataboneka, nyir'urwo rugo yigire imbere y'Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we. “Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwa umwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze, umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’, urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y'Imana, uwo Imana izacira urubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri. “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunika cyangwa ikanyagwa ari nta wubireba, kurahira Uwiteka kuzabe hagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe. Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo. Ryatanyagurwa n'inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe. “Kandi umuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha. Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngo uwagwatiriye atange ibiguzi by'igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize. “Umuntu nashukashuka umwari utasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore. Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk'iz'abakobwa. “Umurozikazi ntuzareke abaho. “Uzaryamana n'itungo ntakabure kwicwa. “Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose. “Umusuhuke w'umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhate kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi. “Nuguriza ifeza umukene wese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk'uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu. Niwaka umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarenge utawumushubije kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiri we. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndi umunyambabazi. “Ntugatuke Imana, ntukavume umutware w'ubwoko bwanyu. “Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y'imbuto z'ibiti byawe.“Imfura z'abahungu bawe ujye uzintura. “Abe ari ko ugirira n'inka zawe n'intama zawe: uburiza buzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munani ujye ubuntura. “Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa. “Niwumva inkuru y'impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n'umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma. Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi, kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene. “Nuhura n'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira. Kandi nusanga indogobe y'umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha. “Ntukagoreke urubanza rw'umukene uri muri mwe. Wirinde cyane ibirego by'ibinyoma. Ntukice utacumuye ukwiriye gutsinda umuziza akarengane, kuko ntazatsindishiriza umunyabyaha. Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y'abareba, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi. “Kandi ntugahate umusuhuke w'umunyamahanga kuko muzi umutima w'umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. “Mu myaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo, ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n'urwelayo rwawe. “Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke, umwana w'umuja wawe n'umusuhuke w'umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14 “Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y'izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe. “Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu. Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye. “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura, uw'umuganura w'imirimo yawe wabibye mu murima.“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose, wo ku iherezo ry'umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe. Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'umwami Uwiteka ibihe bitatu. “Amaraso y'igitambo ntambiwe ntukayatambane n'imitsima yasembuwe, kandi urugimbu rw'icyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarāre ngo rugeze mu gitondo. “Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe.“Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina. “Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye. Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we. Ariko numwumvira by'ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w'abanzi bawe n'umubisha w'ababisha bawe. Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abahivi n'Abayebusi maze nkabarimbura. Ntuzikubite imbere y'imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z'amabuye bubatse. Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe. Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w'iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse. “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu. Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti imbere yawe. Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera. Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu. Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y'Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu. Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n'imana zabo. Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.” Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure, Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.” Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri. Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro. Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro. Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.” Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyēmure ubwaryo. Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa. Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha.” Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w'Imana. Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.” Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira. Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu. Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriro ukongora ku mutwe w'uwo musozi. Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n'umutima we azaba ari we mwakira ituro antura. Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n'ifeza n'imiringa, n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri, n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza n'ubwoya bw'ihene, n'impu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, n'imbaho z'ibiti byitwa imishita, n'amavuta y'amatabaza n'ibihumura neza byo kuvangwa n'amavuta ya elayo yo gusīga, n'ibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa, n'amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza. Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo. Muzabureme buse n'ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy'ubuturo n'icy'ibintu byabwo byose. “Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n'igice, uburebure bw'igihagararo bube mukono umwe n'igice. Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n'inyuma, uyigoteshe umuguno w'izahabu. Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi. Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu. Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, bajye bayiyiremereza. Iyo mijisho igume mu bifunga by'isanduku, ntikabivemo. Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha. “Kandi ucure intebe y'ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n'igice. Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero. Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n'undi mu wundi, bacuranwe n'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi. Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y'ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y'ihongerero. Ushyire iyo ntebe y'ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha. Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y'intebe y'ihongerero, hagati y'abo bakerubi bari ku isanduku y'Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli. “Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bw'igihagararo bube mukono umwe n'igice. Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno w'izahabu. Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno w'izahabu. Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane. Ibyo bifunga bibe hafi y'igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza. Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza. Ucure amasahani n'udukombe byo kuri yo, ucure n'ibikombe n'imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza. Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka. “Kandi uzareme igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n'umubyimba wacyo, ibikombe n'ibibumbabumbye n'uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo. Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y'icyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, n'ayandi atatu mu rundi. Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera. Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbye n'uburabyo bifatanye na byo. Ikibumbabumbye kibe munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu. Ibibumbabumbye byacyo n'amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza. Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo. Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira n'udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza. Italanto y'izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n'ibyo bintu byacyo byose biremeshwa. Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi. “Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha. Uburebure bw'umwenda wose bube mikono makumyabiri n'umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe. Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n'iyindi itanu ikombatwe ukwayo. Kandi udode imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate. Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane. Ucure ibikwasi by'izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe. “Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n'umwe. Uburebure bw'umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibe urugero rumwe. Ukombate imyenda itanu ukwayo, n'iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y'ihema. Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate. Ucure ibikwasi by'imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe. Igice cy'imyenda y'ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy'umwenda umwe kingana n'ikindi, kirērētere inyuma y'ubwo buturo. Ubwo ibikombate by'ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw'uruhande rumwe, n'indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z'ubuturo zombi, iritwikīre. “Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi. “Kandi uzabāze imbaho z'imiganda y'ubwo buturo mu mushita, uzishinge. Uburebure bw'urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n'igice. Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z'ubwo buturo zose. Ubāze imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo zibe makumyabiri. Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo. Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba. Ubāze imbaho ebyiri z'impfuruka zabwo zo mu mwinjiro. Hasi zibe izivuyemo nk'ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro. Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y'ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n'itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo. “Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo, na zindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'urundi ruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire. Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu. Uzashinge ubwo buturo buhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi. “Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha. Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y'ifeza. Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y'Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw'Ahera n'Ahera cyane. Kandi uzashyire ya ntebe y'ihongerero kuri iyo sanduku y'Ibihamya, iri Ahera cyane. Kandi ya meza uyashyire hino y'uwo mwenda, na cya gitereko cy'amatabaza ugishyire mu ruhande rw'iburyo rw'ubwo buturo, kibangikane n'ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw'ibumoso. “Kandi umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bawudodaho amabara. Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo. “Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mikono itanu, n'ubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono itatu. Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa. Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n'ibintu byo kuriyoza, n'inzabya zacyo n'ibyo kwaruza inyama, n'ibyo gushyiramo umuriro w'amakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa. Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nk'urushundura, mu nkokora z'icyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine by'imiringa. Ugishyire munsi y'umuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro. Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa. Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa. Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza. “Kandi uzareme urugo rw'ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo w'urwo ruhande ube mikono ijana. Inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. No mu ruhande rw'ibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. Mu ruhande rw'iburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n'imyobo yo kuzishingamo ibe icumi. Mu ruhande rw'iburasirazuba, ubugari bw'urwo rugo bube mikono mirongo itanu. Mu ruhande rw'irembo rumwe, ubugari bw'imyenda ikinzwe bube mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu. Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y'ubugari bwa mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu. Irembo ry'urwo rugo ryugarirwe n'imyenda y'ubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n'imyobo yo kuzishingamo ibe ine. Inkingi zose z'urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n'imitambiko y'ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa. Umuhururu w'urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa. Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, n'imambo zabwo zose n'imambo z'urwo rugo zose, bicurwe mu miringa. “Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka. Mu ihema ry'ibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n'abana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by'Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera. “Uziyegereze Aroni mwene so n'abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be. Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n'umurimbo. Kandi uzabwire abahanga bose nujuje umwuka w'ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi. Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n'uwitwa efodi, n'ikanzu n'indi kanzu y'amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n'umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n'abana be imyambaro yejejwe, kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi. Bajyane imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza byo kuyibohesha. “Efodi bazayiremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayiboha. Igire imishumi ku ntugu zombi ifatanye imitwe yayo yombi, kugira ngo efodi ifatanywe hamwe. Umushumi uboshywe n'abahanga uyiriho wo kuyikenyeza, ubohwe nka yo bibohanwe. Bawuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Kandi uzende amabuye abiri yitwa shohamu, uyandikisheho gukeba amazina y'abana ba Isirayeli. Amazina ya batandatu uyandike ku ibuye rimwe, n'amazina y'abandi batandatu uyandike ku rindi, uko ubukuru bwabo bukurikirana. Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y'abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze. Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y'abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y'Uwiteka kuba urwibutso. Kandi uzacure udufunga mu izahabu, n'imikufi ibiri y'izahabu nziza, uyirememo imboherane nk'imigozi, uhotorere iyo mikufi y'imboherane muri utwo dufunga. “Kandi uzabohe umwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b'ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari ko uwuboha, uwuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Ungane impande zose inkubirane: uburebure bwawo bube igice cya mukono, n'ubugari bwawo bube igice cya mukono. Uwuhundemo amabuye akwikiwe y'impushya enye: urwa mbere rube urw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi, urwa kabiri rube urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu, urwa gatatu rube urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama, urwa kane rube urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwe mu izahabu iyakomeza. Ayo mabuye anganye umubare n'amazina y'abana ba Isirayeli, abe cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari, abe ay'imiryango yabo uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwe gukeba ku ibuye, bityo bityo nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso. Kandi uzacurire uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane isa n'imigozi. Kandi uwucurire impeta ebyiri mu izahabu, izo mpeta zombi uzihunde ku mitwe yawo yombi. Uhotorere iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza. Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi, uyihotorere muri twa dufunga twombi, uduhunde kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere. Kandi ucure impeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo. Ucure izindi mpeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere ahagana hasi, hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n'abahanga ukenyeza efodi. Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi. “Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y'abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka ubudasiba. Kandi uzashyire Urimu na Tumimu imbere muri uwo mwambaro wo ku gituza zo kūngurisha inama, bibe ku mutima wa Aroni uko yinjiye imbere y'Uwiteka. Aroni azajye yambara ku mutima we ibyūngurisha inama z'Abisirayeli, abijyane imbere y'Uwiteka ubudasiba. “Kandi ikanzu iriho efodi, uzayiboheshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga busa, igire umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo, igire umusozo uboshywe ugose uwo mwenge, uko umwenge w'ikoti y'icyuma umeze, kugira ngo idasaduka. Ku musozo wayo wo hepfo uzadodeho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bigote uwo musozo impande zose. Uzawuhundeho n'imidende y'izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugote impande zose: umudende w'izahabu urobekwe hagati y'amakomamanga abiri, bityo bityo bigote umusozo wo hepfo w'iyo kanzu impande zose. Aroni azajye ayambara uko agiye gukora umurimo w'ubutambyi, kandi uko yinjiye Ahera imbere y'Uwiteka kandi uko asohotse, kujegera kwayo kujye kumvikana kugira ngo adapfa. “Kandi uzacure igisate mu izahabu nziza, maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, ucyandikisheho gukeba aya magambo ngo: YEREJWE UWITEKA. Ugifatanye n'agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, gitamirizwe kuri cya gitambaro kizinze cyo mu mutwe. Icyo gisate kibe mu ruhanga rwa Aroni, agibweho no gukiranirwa ko mu byera Abisirayeli bazeza iyo batura amaturo yabo yose yera, gihore kiba mu ruhanga rwe iteka, kugira ngo bemerwe n'Uwiteka. “Kandi ikanzu ibanza ku mubiri, uzayiboheshe ubudodo bw'igitare bwiza igire amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe ukiboheshe ubudodo bw'ibitare byiza, ubohe n'umushumi, abahanga b'ibyo bawudodeho amabara. “Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n'imishumi n'ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n'umurimbo. Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n'abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo, ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Kandi uzababohere amakabutura y'ibitare bayambare batagaragaza ubwambure, ahere mu rukenyerero agere mu bibero. Aroni n'abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugira ngo batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubere itegeko ridakuka we n'urubyaro rukurikiraho. “Ibi abe ari byo ugirira Aroni n'abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w'ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n'amasekurume y'intama abiri adafite inenge, n'imitsima itasembuwe n'udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y'ingezi y'ingano. Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na cya kimasa na ya masekurume. “Kandi uzazane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubūhagirireho. Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi, umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinze ugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera. Maze wende amavuta yo gusīga uyamusuke mu mutwe, uyamusīge. “Uzane abana be ubambike amakanzu. Ukenyeze imishumi Aroni n'abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n'itegeko ridakuka, wereze Aroni n'abana be umurimo wabo. “Uzane cya kimasa imbere y'ihema ry'ibonaniro, Aroni n'abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga. Bakībīkirire imbere y'Uwiteka, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y'igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi. Kandi wende uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro. Ariko inyama z'icyo kimasa n'uruhu rwacyo n'amayezi yacyo, ubyosereze inyuma y'aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. “Uzane n'isekurume y'intama imwe muri ya yandi, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga. Uyibīkīre, wende amaraso yayo uyamishe impande zose z'igicaniro. Uyicoce, woze amara yayo n'ibinyita byayo, ubishyire hamwe n'ibindi bice byayo n'igihanga cyayo. Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. “Wende iyindi sekurume yari isigaye, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga. Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayo uyakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y'iburyo y'abana be, no ku bikumwe byabo by'iburyo no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandi uyamishe impande zose z'igicaniro. Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n'imyambaro ye n'abana be n'imyambaro yabo. “Kandi wende ibinure by'iyo sekurume n'umurizo wayo, wende n'uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, n'urushyi rw'ukuboko kw'iburyo kuko ari isekurume yo kubereza umurimo. Wende n'umutsima umwe n'agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n'agatsima gasa n'ibango kamwe, ubikuye muri cya cyibo cy'imitsima itasembuwe kiri imbere y'Uwiteka. Ibyo byose ubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y'abana be, ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka. Ubikure ku mashyi yabo, ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibe umubabwe imbere y'Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. “Kandi wende inkoro ya ya sekurume y'intama yereje Aroni umurimo, uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, izabe umwanya wawe. “Kandi uzeze ituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n'ituro ryererejwe, ni ryo rushyi rw'ukuboko berereza byo ku isekurume yo kwejesha, yereza Aroni n'abana be ubutambyi, bibe imyanya ya Aroni n'abana be, Abisirayeli bategekwa n'itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by'uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka. “Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy'abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwa umurimo bayambaye. Umwana we umuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro ngo ankorerere Ahera. “Kandi wende ya sekurume yereje abatambyi umurimo, uteke inyama zayo ahantu hera. Aroni n'abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Barye ya maturo y'impongano yahongerewe kubereza umurimo no kubanyērēza, utari uwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera. Nihagira inyama cyangwa umutsima mu byereje abatambyi umurimo gisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera. “Uko abe ari ko uzagirira Aroni n'abana be ukurikije ibyo nagutegetse byose, ubereze umurimo iminsi irindwi. Uko bukeye uzajye utamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza. Mu minsi irindwi uzajye uhongerera icyo gicaniro ucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera. “Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b'intama babiri bataramara umwaka, ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba. Hamwe na wa mwana w'intama wa mbere ujye utura igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe, uture n'igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry'ibyokunywa. Undi mwana w'intama ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa nk'uturwa mu gitondo bibe umubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe. Aho ni ho nzabonanira n'Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n'ubwiza bwanjye burabagirana. Nzeza ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, na Aroni n'abana be nzabereza kunkorera umurimo w'abatambyi. Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo. Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo. “Kandi uzabāze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibāze mu mushita. Uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mukono umwe, n'ubugari bwacyo bube mukono umwe kingane impande zose, uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono ibiri, ukibāzanye n'amahembe yacyo. Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi uzakigoteshe umuguno w'izahabu. Ugicurire ibifunga bibiri mu izahabu, ubishyire munsi y'umuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, ku mpande zacyo zombi abe ari ho ubishyira, bibe ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa. Iyo mijisho uyibāze mu mushita, uyiyagirizeho izahabu. Ucyegereze umwenda ukingiriza ya sanduku y'Ibihamya, kibe imbere y'intebe y'ihongerero iri hejuru y'ibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe. Aroni ajye acyoserezaho imibavu y'ikivange uko bukeye mu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa. Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere y'Uwiteka mu bihe byanyu byose. Ntimukacyoserezeho imibavu iciye ukundi, ntimukagitambireho igitambo cyoswa kitagabanijwe cyangwa ituro ry'ifu, ntimukagisukeho ituro ry'ibyokunywa. Aroni ahongerere ku mahembe yacyo impongano rimwe uko umwaka utashye, amaraso y'igitambo gitambirwa ibyaha cy'impongano abe ari yo ahongerera icyo gicaniro rimwe uko umwaka utashye, mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane cyerejwe Uwiteka.” Uwiteka abwira Mose ati “Nubara umubare w'Abisirayeli, uw'ababarwa muri bo, umuntu wese azahe Uwiteka incungu y'ubugingo bwe mu ibarwa, kugira ngo badaterwa na mugiga muri iryo barwa. Iyi abe ari yo ncungu batanga: umuntu wese ugiye mu babazwe atange igice cya kabiri cya shekeli igezwe ku y'ahera, shekeli imwe ingana na gera makumyabiri, igice cya kabiri cya shekeli abe ari cyo batura Uwiteka. Umuntu wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga ature iryo turo. Abatunzi ntibasāzeho, n'abakene ntibagabanyeho kuri icyo gice cya kabiri cya shekeli, nibatura Uwiteka iryo turo ryo guhongerera ubugingo bwabo. Nuko uzake Abisirayeli izo feza zibacunguza uzikoreshe imirimo y'ihema ry'ibonaniro, zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka, bihongerere ubugingo bwanyu.” Uwiteka abwira Mose ati “Kandi uzacure igikarabiro mu miringa n'igitereko cyacyo ugicure mu miringa, gikarabirwemo, ugishyire hagati y'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, ugisukemo amazi. Aroni n'abana be bajye bakarabiramo bogemo n'ibirenge. Uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, bajye bakaraba boge n'ibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukora umurimo wabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa. Nuko bakarabe boge n'ibirenge badapfa, bizabere Aroni n'urubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.” Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Uzende imibavu iruta iyindi shekeli magana atanu z'ishangi yivushije, n'umucagate wa mudarasini ihumura neza w'urwo rugero. Ni rwo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu za kāne ihumura neza, na shekeli magana atanu za kesiya zigerwe kuri shekeli y'ahera, na hini imwe y'amavuta ya elayo, ubivange bibe amavuta yera yo gusīga, amavuta yinjijwe n'abahanga, abe amavuta yera yo gusīga. Uyasīge ku ihema ry'ibonaniro no kuri ya sanduku y'Ibihamya, no kuri ya meza no ku bintu byayo byose, no kuri cya gitereko cy'amatabaza no ku bintu byacyo byose, no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, no ku gicaniro cyo koserezaho ibitambo no ku bintu byacyo byose, no kuri cya gikarabiro no ku gitereko cyacyo. Ubyeze bibe ibyera cyane, ikizabikoraho cyose kizabe ari icyera. Kandi uzayasīge Aroni n'abana be, ubereze kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uzabwire Abisirayeli uti ‘Mu bihe byanyu byose, aya azabe amavuta yo gusīga anyērējwe. Ntagasukwe ku mubiri w'utari umutambyi, kandi ntimukareme ayandi asa na yo, uko avangwa. Ni ayera, namwe azababera ayera. Umuntu wese uzavanga asa na yo cyangwa uzayasīga utari umutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.’ ” Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavu uyivange n'icyome cyiza bihwanye kuremēra. Ubivangire kuba umubavu winjijwe n'abahanga, ushyirwemo umunyu we kugira ikindi kivangwamo, ube uwera. Uwendeho uwusye uwunoze, na wo uwukoreho uwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ry'ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Uzababere uwera cyane. Kandi umubavu uzarema, ntimukiremere uvangwa nka wo. Uzababere uwerejwe Uwiteka. Umuntu wese uzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, mwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose. Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose: ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema. Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu, na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo, na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n'iy'abana be, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi, na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.” Uwiteka abwira Mose ati “Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza. Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe. Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa. Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ” Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw'Imana. Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.” Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z'izahabu ziri ku matwi y'abagore banyu, no ku y'abahungu banyu no ku y'abakobwa banyu, muzinzanire.” Abantu bose bakātūra impeta z'izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni. Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy'ikimasa. Baravuga bati“Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw'Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.” Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w'Uwiteka.” Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by'uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina. Uwiteka abwira Mose ati “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’ ” Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi. None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhindura ubwoko bukomeye.” Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko menshi? Ni iki cyatuma uvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriye ino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shira uburakari bwawe bw'inkazi, wibuze inabi ushaka kugirira ubwoko bwawe. Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagiha urubyaro rwanyu, kibe umwandu wabo iteka ryose.’ ” Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe. Mose arahindukira, amanuka uwo musozi afashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n'imbere. Ibyo bisate byari biremwe n'Imana, no kwandika k'uburyo bwo gukeba kubiriho ari ukw'Imana. Yosuwa yumvise amajwi y'abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusaku ni urw'intambara iri mu ngando.” Aramusubiza ati “Iryo jwi si urusaku rw'abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry'abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y'ababyina.” Ageze hafi y'ingando z'amahema abona cya kimasa n'ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumana ajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y'uwo musozi. Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli. Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumye ubazanira icyaha gikomeye?” Aroni aramusubiza ati “Databuja, uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi. Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.’ Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’ Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.” Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo. Mose ahagarara imbere y'aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw'Uwiteka wese ansange.” Abalewi bose bamuteraniraho. Arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugere ku rindi, umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n'umuturanyi we.’ ” Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk'ibihumbi bitatu. Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kuko umuntu wese yarwanije umuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abahe umugisha uyu munsi.” Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.” Mose asubira aho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamuneka nyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y'izahabu. Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.” Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyeho wese ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye. None genda ujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.” Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye. Uwiteka abwira Mose ati “Genda uvane ino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi, mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira.” Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara iby'umurimbo. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n'akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby'umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.’ ” Abisirayeli biyambura iby'umurimbo byabo, batangirira ku musozi Horebu no mu rundi rugendo rwabo rwose. Mose ajyana ihema, arishinga hirya y'ingando z'amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry'ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry'ibonaniro ryari hirya yaho. Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango w'ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema. Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavugana na Mose. Abantu bose bakabona iyo nkingi y'igicu ihagaze mu muryango w'iryo hema bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango w'ihema rye. Uwiteka akavugana na Mose barebana nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema. Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’ Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.” Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.” Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino. Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?” Uwiteka abwira Mose ati “N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.” Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.” Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.” Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.” Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare, kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw'igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho, maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.” Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye. Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo.” Mose abāza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi. Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka. Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuro n'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruza n'ubuvivi.” Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi. Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n'ibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe.” Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y'ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi baguhunge. Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk'umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z'amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje. Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha. “Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye, kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira. “Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe. “Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa. “Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi. Uburiza bw'indogobe uzabucunguze umwana w'intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zose uzazicungure.“Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye. “Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14 “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka. “Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu. Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye. “Ntugaturane amaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara. “Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe.“Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.” Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.” Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi. Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye. Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi. Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo. Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi. Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he. Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe. Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n'Uwiteka. Mose ateranya iteraniro ry'Abisirayeli ryose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora: mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujye ubabera umunsi wera, isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka, ugira umurimo wose awukoraho azicwe. 15.12-14 Ntimugacane umuriro mu buturo bwanyu bwose ku munsi w'isabato.” Mose abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Iki ni cyo Uwiteka yategetse ngo: Mwakire amaturo Uwiteka aturwa na bene wanyu, umuntu wese wemezwa n'umutima we azane ituro atura Uwiteka, ry'izahabu n'ifeza n'umuringa, n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza n'ubw'ubwoya bw'ihene, n'impu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi n'imbaho z'ibiti byitwa imishita, n'amavuta y'amatabaza n'imibavu yo kuvangwa n'amavuta ya elayo yo gusīga, n'iyo kuvangwa igahinduka umubavu mwiza wo kōsa, n'amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe ku mwambaro witwa efodi no ku wo ku gituza. “Umuhanga wese wo muri mwe aze areme ibyo Uwiteka yategetse byose: ubuturo n'ihema ryo kubusakara n'ibyo gusakara iryo hema, n'ibikwasi byabwo n'imbaho zabwo, n'imbumbe zabwo n'inkingi zabwo n'imyobo yo kuzishingamo, n'isanduku yera n'imijisho yayo, n'intebe y'ihongerero n'umwenda wo gukingiriza ahera cyane, n'ameza n'imijisho yayo n'ibintu byayo byose, n'imitsima yo kumurikwa, n'igitereko cy'amatabaza yo kumurika n'ibintu byacyo, n'amatabaza yacyo n'amavuta yo kumurikisha, n'igicaniro cyo koserezaho imibavu n'imijisho yacyo, n'amavuta yo gusīga n'umubavu mwiza, n'umwenda wo gukinga umuryango w'ubwo buturo, n'igicaniro cyo koserezaho ibitambo, kiriho igisobekerane cyacyo cy'umuringa, n'imijisho yacyo n'ibintu byacyo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo, n'imyenda ikinzwe y'urugo rw'ubwo buturo, n'inkingi zayo n'imyobo yo kuzishingamo, n'umwenda wo gukinga irembo ry'urwo rugo, n'imambo z'ubwo buturo n'iz'urugo rwabwo n'imigozi yazo, n'imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n'iy'abana be, yo gukoresha umurimo w'ubutambyi.” Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riragenda, riva imbere ya Mose. Haza umuntu wese utewe umwete n'umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ry'ibonaniro, n'ayo gukoresha imirimo yaryo yose n'ayo kuremesha ya myenda yejejwe. Haza abagabo n'abagore, abemejwe n'imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n'izo ku matwi, n'izishyiraho ikimenyetso n'inigi, byose ari izahabu, bizanwa n'umuntu wese utura Uwiteka ituro ry'izahabu. Kandi umuntu wese wari ufite ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza n'ubwoya bw'ihene, n'impu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, arabizana. Umuntu wese wari ufite icyo atura cy'ifeza cyangwa icy'umuringa, arakizana agitura Uwiteka, kandi umuntu wese wari ufite imbaho z'umushita zavamo ikibāzwa cyo gukoresha umurimo wose w'ubuturo, arazizana. Abahanga b'abagore bose barakaraga bazana ibyo bakaraze: ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza. Kandi abagore bose batewe umwete n'ubuhanga bwabo, bakaraga ubwoya bw'ihene. Abatware bazana amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe kuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza. Bazana n'imibavu n'amavuta ya elayo, babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w'ikivange mwiza. Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka, aturwa n'umugabo wese n'umugore wese wemejwe n'umutima we, kuzana ibyo kuremesha ibyo Imana yategetse Mose kurema byose. Mose abwira Abisirayeli ati “Dore Uwiteka yahamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, amwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikirwa, no kubāza no kugira ubukorikori n'ubuhanga bwose. Kandi yamushyize mu mutima kwigisha abandi, we na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani. Abo yujuje imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose, bw'umukebyi w'amabuye n'ubw'umukozi w'umunyabwenge, n'ubwo kudoda amabara y'imikara ya kabayonga, n'ay'imihengeri n'ay'imihemba n'ay'ibitare byiza, n'ubwo kubohesha imyenda ubudodo bw'igiterane cy'izo nzigo, n'ubw'abakoresha ubuhanga bwose n'ubw'abahimba imirimo myiza yose. “Besalēli na Oholiyabu bakorane n'umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n'ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.” Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n'umutima we ngo aze gukora uwo murimo. Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose. Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.” Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura. Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga. Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha. Uburebure bw'umwenda wose buba mikono makumyabiri n'umunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe. Imyenda itanu bayikombata ukwayo, n'iyindi itanu bayikombata ukwayo. Kandi badoda imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate. Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana. Bacura ibikwasi by'izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe. Kandi baboha imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n'umwe. Uburebure bw'umwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe iba urugero rumwe. Bakombata imyenda itanu ukwayo, n'iyindi itandatu bayikombata ukwayo. Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w'umwenda uhera ikindi igikombate. Bacura ibikwasi by'imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe. Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi. Kandi babāza imbaho z'imiganda y'ubwo buturo mu mushita, barazishinga. Uburebure bw'urubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe n'igice. Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z'ubwo buturo zose. Babāza imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo ziba makumyabiri. Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. Kandi babāza imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo. Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba. Kandi babāza imbaho ebyiri z'impfuruka zabwo zo mu mwinjiro. Hasi ziba izivuyemo nk'ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi. Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo y'ifeza zishingwamo iba cumi n'itandatu, imyobo ibiri iba hasi y'urubaho rwose. Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo, n'izindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, bayibāza ari umwishyikire. Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu. Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo aba ari bo babiboha. Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz'izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo. Kandi umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, bawuremesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo aba ari bo bawudodaho amabara. Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n'imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy'imiringa. Besalēli abaza isanduku yera mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo buba mukono umwe n'igice, uburebure bwayo bw'igihagararo buba mukono umwe n'igice. Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere n'inyuma, ayigotesha umuguno w'izahabu. Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, ibifunga bibiri biba mu rubavu rumwe, ibindi bibiri biba mu rundi. Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu. Ashyira iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, ngo bajye bayiremērwa. Kandi acura intebe y'ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo buba mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo buba mukono umwe n'igice. Kandi arema abakerubi babiri mu izahabu, abarema mu izahabu icuzwe, abarema mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero. Arema igishushanyo cy'umukerubi, kimwe mu mutwe umwe n'ikindi mu wundi, abicurana n'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi. Ibyo bishushanyo by'abakerubi bitanda amababa yabyo hejuru, ngo biyakingirishe iyo ntebe y'ihongerero, birerekerana bireba iyo ntebe y'ihongerero. Kandi abāza ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri, ubugari bwayo buba mukono umwe, uburebure bw'igihagararo buba mukono umwe n'igice. Ayayagirizaho izahabu nziza, ayagotesha umuguno w'izahabu. Ayabāriza igikomeza amaguru kiyagose, ubugari bwacyo buba igice cya mukono, akigotesha umuguno w'izahabu. Ayatekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane. Ibyo bifunga biba hafi y'igikomeza amaguru, biba ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza. Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu, ngo abe ari yo ijya iremerezwa ayo meza. Acura ibintu byo kuba kuri yo: amasahani n'udukombe byo kuri yo, n'imperezo n'ibikombe byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, abicura mu izahabu nziza. Kandi arema igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, akirema mu izahabu icuzwe, indiba yacyo n'umubyimba wacyo, kandi ibikombe n'ibibumbabumbye n'uburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo. Kandi gishamika amashami atandatu, amashami atatu y'icyo gitereko ashamika mu rubavu rumwe, n'ayandi atatu mu rundi. Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavu rigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera. Umubyimba wacyo ugira ibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbye n'uburabyo bifatanye na byo. Ikibumbabumbye kiba munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu. Ibibumbabumbye byacyo n'amashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza. Acura amatabaza yacyo arindwi n'icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira, n'udusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza. Icyo gitereko n'ibintu byacyo byose, abirema mu italanto y'izahabu nziza. Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho imibavu mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mukono umwe, n'ubugari bwacyo buba mukono umwe, kingana impande zose. Uburebure bw'igihagararo buba mikono ibiri, akibāzanya n'amahembe yacyo. Akiyagirizaho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi akigotesha umuguno w'izahabu. Agicurira ibifunga bibiri mu izahabu, abishyira munsi y'umuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, biba ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa. Iyo mijisho ayibāza mu mushita, ayiyagirizaho izahabu. Arema amavuta yera yo gusīga n'umubavu mwiza w'ikivange, nk'uko abahanga bawinjiza. Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho ibitambo mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mikono itanu, n'ubugari bwacyo buba mikono itanu, kingana impande zose, uburebure bw'igihagararo buba mikono itatu. Mu nkokora zacyo uko ari enye abāzaho amahembe, ayabāzanya na cyo akiyagirizaho imiringa. Kandi acura ibintu byacyo byose: ibibindi n'ibintu byo kuyoza ivu, n'inzabya n'ibyo kwaruza inyama n'ibyo gushyiramo umuriro w'amakara. Ibintu byacyo byose abicura mu miringa. Agicurira mu miringa igisobekerane nk'urushundura, agishyira munsi y'umuguno ugose icyo gicaniro, gihera hasi kiringaniza igicaniro. Ateka imiringa ivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora z'icyo gisobekerane cy'umuringa uko ari enye, ngo bisesekwemo imijisho. Abāza iyo mijisho mu mushita ayiyagirizaho imiringa. Ayiseseka muri ibyo bifunga byo mu mbavu z'igicaniro ngo bajye bayikiremereza, akibāza mu mbaho kiba umurangara mu nda. Kandi acura igikarabiro mu miringa, n'igitereko cyacyo agicura mu miringa, abicura mu miringa y'indorerwamo z'abagore bateraniraga gukorera ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Kandi akora urugo rw'ubwo buturo: iburyo ruba imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo uba mikono ijana. Inkingi zayo ziba makumyabiri n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. No mu ruhande rw'ibumoso, umuhururu w'urugo uba mikono ijana, inkingi z'imyenda yarwo ziba makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. Mu ruhande rw'iburengerazuba urugo ruba imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo buba mikono mirongo itanu, inkingi zayo ziba icumi, n'imyobo yo kuzishingamo iba icumi. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. Mu ruhande rw'iburasirazuba, ubugari bw'urwo rugo buba mikono mirongo itanu. Mu ruhande rw'irembo rumwe, ubugari bw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo iba itatu, no mu rundi ruhande rwaryo aba ari ko bimera: mu mpande z'irembo z'urwo rugo zombi, ubugari bw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu itatu. Imyenda ikinzwe y'urwo rugo y'impande zose yari iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije. Imyobo yo gushingamo inkingi zarwo yari icuzwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo byari bicuzwe mu ifeza, imitwe y'izo nkingi yari iyagirijweho ifeza. Inkingi zose z'urwo rugo zari zifite imitambiko y'ifeza yo kuzifatanya. Irembo ry'urwo rugo ryugarirwa n'imyenda yaremwe n'abahanga bo kudoda amabara, bayiremesheje ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Ubugari bwayo buba mikono makumyabiri, uburebure bw'igihagararo buba mikono itanu bureshya n'ubw'iyindi myenda ikinzwe y'urwo rugo. Inkingi zayo ziba enye n'imyobo yo kuzishingamo iba ine, bicurwa mu miringa; inkonzo zo kuri zo zicurwa mu ifeza, imitwe y'izo nkingi iyagirizwaho ifeza, imitambiko yo kuri zo icurwa mu ifeza. Imambo z'ubwo buturo n'iz'urugo rubugose impande zose zicurwa mu miringa. Uyu ni wo mubare w'ibyaturiwe ubwo buturo, ubuturo bw'Ibihamya n'ibyo babiremesheje nk'uko Mose yategetse ko bibarwa. Abalewi aba ari bo babibara babarishwa na Itamari, mwene Aroni umutambyi. Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, arema ibyo Uwiteka ategetse Mose byose. Afatanya na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, umukebyi w'amabuye n'umuhanga wo guhimba, n'umudozi w'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza. Izahabu zose baremesheje ibyaremewe ubuturo bwera byose, izahabu za ya maturo, zari italanto makumyabiri n'icyenda na shekeli magana arindwi na mirongo itatu, zigezwe kuri shekeli y'ahera. Ifeza z'ababazwe bo mu iteraniro zari italanto ijana, na shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, zigezwe kuri shekeli y'ahera. Ni zo maturo y'abagabo uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Umugabo wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga atura beka imwe. Ni yo gice cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y'ahera. Izo talanto z'ifeza uko ari ijana, zari izo gutekwa ngo zivemo imyobo yo gushingamo inkingi z'ihema ryera, n'iza wa mwenda ukingiriza ahera cyane. Imyobo ijana iva muri izo talanto uko ari ijana, umwobo wose uva mu italanto imwe. Za shekeli na zo uko ari igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, azicuramo inkonzo zo ku nkingi n'imitambiko yo kuri zo, kandi aziyagiriza ku mitwe yazo. Kandi imiringa y'amaturo yari italanto mirongo irindwi, na shekeli ibihumbi bibiri na magana ane. Na yo ayicuramo imyobo yo gushingamo inkingi za wa mwenda wo gukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro, ayicuramo na cya gicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyayo cy'umuringa, n'ibintu byacyo byose, n'imyobo yo gushingamo inkingi z'urugo z'impande zose, n'iyo gushingamo iz'irembo ryarwo, n'imambo z'ubwo buturo zose n'iz'urugo rwabwo rubugose impande zose. Bwa budodo bw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, babubohesha imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose. Besalēli aremeshe efodi imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Izahabu bazicuramo ibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, no ku mihengeri no ku mihemba, no ku bitare byiza byo muri efodi, abahanga b'ibyo aba ari bo babikora. Babohera efodi imishumi yo ku ntugu yo kuyifatanya, ifatanya imitwe yayo yombi. Umushumi uboshywe n'abahanga uyiriho wo kuyikenyeza ubohwa nka yo birabohanwa. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije uko Uwiteka yategetse Mose. Batunganya ya mabuye yitwa shohamu bayakwikira mu izahabu yo kuyakomeza, yandikishijweho gukeba amazina y'abana ba Isirayeli, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso. Besalēli ayashyira kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, ngo abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa, uko Uwiteka yategetse Mose. Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga b'ibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Ungana impande zose kandi bawurema inkubirane: uburebure bwawo buba igice cya mukono, n'ubugari bwawo buba igice cya mukono ari inkubirane. Bawuhundamo amabuye y'impushya enye: habanza uruhushya rw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi, urwa kabiri ni urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu, urwa gatatu ni urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama, urwa kane ni urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwa mu izahabu iyakomeza. Ayo mabuye anganya umubare n'amazina y'abana ba Isirayeli, aba cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari. Aba ay'imiryango uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwa gukeba ku ibuye bityo bityo, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso. Kandi bacurira uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane, isa n'imigozi. Kandi bacura mu izahabu udufunga tubiri n'impeta ebyiri, bahunda izo mpeta zombi ku mitwe y'uwo mwambaro yombi. Bahotorera iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi, zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza. Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi bayihotorera muri twa dufunga twombi, baduhunda kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere. Kandi bacura impeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo. Bacura izindi mpeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere, ahagana hasi hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n'abahanga ukenyeza efodi. Kandi uwo mwambaro wo ku gituza, bawufatanisha ku mpeta zo kuri efodi agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi, uko Uwiteka yategetse Mose. Kandi ikanzu iriho efodi Besalēli ayibohesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga busa, igira umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo usa n'uw'ikoti ry'icyuma, ugotwa n'umusozo uboshywe kugira ngo idasaduka. Ku musozo wayo wo hepfo badodaho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejwe ubudodo buboheranije bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba. Bacura imidende mu izahabu nziza, bayihunda hagati y'ayo makomamanga ku musozo w'iyo kanzu wo hepfo, ngo iwugote impande zose, iyarobekwamo. Umudende w'izahabu urobekwa hagati y'amakomamanga abiri bityo bityo, bigota umusozo wo hepfo w'iyo kanzu impande zose, kugira ngo byambarwe n'ukora umurimo w'ubutambyi uko Uwiteka yategetse Mose. Kandi babohera Aroni n'abana be amakanzu abanza ku mubiri y'ibitare byiza, n'igitambaro cy'ibitare byiza cyo kuzingirwa mu mutwe, n'ingofero nziza z'ibitare byiza, n'amakabutura y'ibitare byiza by'ubudodo buboheranije, kandi baremesha umushumi ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije n'ubw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, abahanga b'ibyo bawudodaho amabara uko Uwiteka yategetse Mose. Kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ari cyo gisingo cyera. Maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukeba uru rwandiko ngo “YEREJWE UWITEKA.” Bagipfundikaho agashumi kaboheshejwe umukara wa kabayonga, ko kugifatanya hejuru ya cya gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe, uko Uwiteka yategetse Mose. Uko ni ko umurimo wose wo kurema ubwo buturo bw'ihema ry'ibonaniro warangiye. Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora. Bazanira Mose ubwo buturo, ihema n'ibintu byaryo byose: ibikwasi byaryo n'imbaho zaryo n'imbumbe zaryo, n'inkingi zaryo n'imyobo yo kuzishingamo, n'igisakara cyaciranijwe mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'icyaciranijwe mu mpu z'inyamaswa zitwa tahashi, n'umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, n'isanduku y'Ibihamya n'imijisho yayo n'intebe y'ihongerero, n'ameza n'ibintu byayo byose n'imitsima yo kumurikwa, n'igitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza, n'amatabaza yacyo yo gushyirwa ahayo, n'ibintu byacyo byose n'amavuta yo kumurikisha, n'igicaniro cy'izahabu n'amavuta yo gusīga n'umubavu mwiza, n'umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, n'igicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyacyo cy'umuringa, n'imijisho yacyo n'ibintu byacyo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo, n'imyenda ikinzwe y'urugo rw'ubwo buturo, n'inkingi zarwo n'imyobo yo kuzishingamo, n'umwenda wo gukinga irembo ry'urwo rugo n'imigozi yarwo, n'imambo zarwo n'ibintu byose byo gukoresha imirimo y'ubwo buturo: ni bwo hema ry'ibonaniro, n'imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi, n'iy'abana be yo gukoresha umurimo w'ubutambyi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli babikora byose. Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse. Uko ni ko babikoze. Mose abasabira umugisha. Uwiteka abwira Mose ati “Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Ushyiremo isanduku y'Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda. Winjizemo n'ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo. Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango w'ubwo buturo. Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, ugisukemo amazi. Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo. “Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturo n'ibirimo byose, ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera. Usīge n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane. Usīge n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo, ucyeze. “Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubuhagirireho. Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi. Uzane n'abana be ubambike amakanzu, ubasīge nk'uko wasīze se, kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.” Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora. Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa. Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo. Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose. Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero, yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose. Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane. Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose. Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturo rw'iburyo. Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose. Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje, acyoserezaho umubavu w'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose. Akinga umwenda mu muryango w'ubwo buturo. Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose. Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza. Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose. Ashinga urugo rugota ubwo buturo n'icyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose. Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro, ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo. Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw'Uwiteka bukuzura ubwo buturo. Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda, ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho. Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose. Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry'ibonaniro ati “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi. “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka. Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. Abīkīre icyo kimasa imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z'igicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce. Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi, bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n'urugimbu n'ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo, ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge. Ayibīkīrire mu ruhande rw'ikasikazi rw'igicaniro imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro. Ayicocemo ibice, birimo igihanga n'urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo. Ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy'inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by'inuma. Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw'igicaniro, agikureho agatorero n'amoya yacyo, abijugunye iruhande rw'iburasirazuba rw'igicaniro, aho ivu riyorerwa. Agitanyurane n'amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “Nihagira umuntu utura Uwiteka ituro ry'ifu, ature ifu y'ingezi, ayisukeho amavuta ya elayo, ayishyireho n'umubavu. Ayizanire bene Aroni abatambyi, kuri iyo fu y'ingezi n'ayo mavuta akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose, umutambyi abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso rw'iryo turo, bibe ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza. Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. “Nutura ituro ry'ifu yokeje mu cyokezo cy'imitsima, ribe udutsima tutasembuwe tw'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, cyangwa udutsima dusa n'amabango tutasembuwe dusīzweho amavuta ya elayo. Kandi nutura ituro ry'ifu ikaranze, ribe ifu y'ingezi itasembuwe, yavuganywe n'amavuta ya elayo. Urigabanyemo ibice ubisukeho amavuta ya elayo: iryo ni ituro ry'ifu. “Nutura ituro ry'ifu ikarangishijwe amavuta, ribe ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta. Uzanire Uwiteka ituro rikozwe rityo, rishyīrwe umutambyi, na we arizane ku gicaniro. Umutambyi akure kuri iryo turo urwibutso rwaryo, arwosereze ku gicaniro. Iryo ni ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza. Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro. “Ntihakagire ituro ry'ifu mutura Uwiteka ryavuganywe n'umusemburo, kuko mudakwiriye kugira umusemburo cyangwa ubuki mwosereza kuba ituro mutura Uwiteka, rigakongorwa n'umuriro. Mubiture Uwiteka ari ituro ry'umuganura, ariko ntibigashyirirwe ku gicaniro kuba impumuro nziza. Ituro ry'ifu ryose ujye urishyiramo umunyu, ntukemere ko ituro ry'ifu utura ribura umunyu, ari wo kimenyetso cy'isezerano ry'Imana yawe. Amaturo yawe yose n'ibitambo byawe byose ujye ubitambana n'umunyu. “Kandi nutura Uwiteka ituro ry'umuganura, ribe amahundo mabisi akaranze, ituro ry'igiheri cy'amahundo mabisi akaranze. Uyasukeho amavuta ya elayo, uyashyireho n'umubavu, iryo ni ituro ry'imyaka. Umutambyi yose urwibutso rw'iryo turo, ari igice cy'ayo mahundo y'igiheri n'icy'ayo mavuta n'uwo mubavu wose. Iryo ni ituro riturwa Uwiteka rigakongorwa n'umuriro. “Kandi umuntu natamba igitambo cy'uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy'ikimasa cyangwa cy'inyana, agitambire imbere y'Uwiteka kidafite inenge. Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, akibīkīrire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro. Kandi akure kuri icyo gitambo cy'uko ari amahoro, igitambo atambira Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Kandi uruta rworoshe amara, n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, abikurane n'impyiko. Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y'igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “Kandi natambira Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro cyo mu mikumbi, cy'isekurume cyangwa cy'umwagazi, agitambe kidafite inenge. Natamba igitambo cy'umwana w'intama, awutambire imbere y'Uwiteka. Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, ayibīkīre imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro. Kandi akure kuri icyo gitambo cye cy'uko ari amahoro, icyo atambira Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Akure ibinure byacyo, umurizo wacyo wose awucire mu nguge, akure n'uruta rutwikira amara, n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, awukurane n'impyiko. Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya (by'Imana), n'igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. “Kandi umuntu natamba ihene ayitambire imbere y'Uwiteka, ayirambike ikiganza mu ruhanga ayibīkīrire imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro. Ayikureho igitambo cye gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro, uruta rutwikira amara n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo awukurane n'impyiko. Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya by'Imana, n'igitambo gikongorerwa n'umuriro kuba umubabwe uhumura neza. Urugimbu rwose ni umwanya w'Uwiteka. Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije agakora kimwe muri byo, “Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy'umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha. Azane icyo kimasa ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka, akirambike ikiganza mu ruhanga akibīkīrire imbere y'Uwiteka. Uwo mutambyi wasīzwe yende ku maraso yacyo ayazane mu ihema ry'ibonaniro, akoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire karindwi imbere y'Uwiteka, imbere ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane. Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho imibavu, kiri imbere y'Uwiteka mu ihema ry'ibonaniro, andi maraso y'icyo kimasa yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezweho ibitambo, kiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Kandi urugimbu rwose rw'icyo kimasa gitambirwa ibyaha arugikūre, uruta rutwikira amara n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo awukurane n'impyiko, nk'uko babikura ku kimasa cy'igitambo cy'uko bari amahoro. Umutambyi abyosereze ku gicaniro cyoserezwaho ibitambo. Kandi uruhu rw'icyo kimasa n'inyama zacyo zose, zirimo igihanga cyacyo n'ibinyita byacyo, n'amara yacyo n'amayezi yacyo, icyo kimasa cyose akijyane inyuma y'ingando z'amahema, ahantu hadahumanijwe, aho basesa ivu, agishyire ku nkwi acyose, aho basesa ivu abe ari ho bacyosereza. “Kandi niba ari iteraniro ry'Abisirayeli ryose rikoze icyaha ritacyitumye kigahishwa amaso yaryo, bakaba bakoze kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije bakagibwaho n'urubanza, icyaha bakoze nikimenyekana iteraniro ritambe ikimasa cy'umusore ho igitambo gitambirwa ibyaha, bakizane imbere y'ihema ry'ibonaniro. Abakuru bo mu iteraniro barambikire ibiganza mu ruhanga rw'icyo kimasa imbere y'Uwiteka, gikerererwe imbere ye. Umutambyi wasīzwe azane ku maraso yacyo mu ihema ry'ibonaniro, ayakozemo urutoki, ayaminjagire karindwi imbere y'Uwiteka, imbere ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane. Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cy'imbere y'Uwiteka kiri mu ihema ry'ibonaniro, andi maraso yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezwaho ibitambo, kiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Kandi urugimbu rw'icyo kimasa rwose arugikūre, arwosereze ku gicaniro. Abe ari ko agirira icyo kimasa, nk'uko yagiriye cya kimasa kindi cy'igitambo gitambirwa ibyaha, abe ari ko agirira n'icyo. Nuko umutambyi abahongerere impongano, maze abo bazababarirwa. Kandi ajyane icyo kimasa inyuma y'amahema yabo, acyose nk'uko yosheje icya mbere. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha by'iteraniro. “Umutware nakora icyaha, agakora atacyitumye kimwe mu byo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose, akagibwaho n'urubanza, icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane isekurume y'ihene idafite inenge ho igitambo. Ayirambike ikiganza mu ruhanga, ayibīkīrire imbere y'Uwiteka aho bakererera igitambo cyoswa. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi. Urugimbu rwacyo rwose arwosereze ku gicaniro, nk'uko bosa urw'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyo cyaha cye, maze uwo muntu azacyibabarirwa. “Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije, akagibwaho n'urubanza, icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane umwagazi w'ihene udafite inenge ho igitambo cyo gutambirwa icyaha yakoze. Arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, akibīkīrire aho babīkīrira igitambo cyoswa. Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yacyo, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi. Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk'uko bakūra urw'igitambo cy'uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Nuko umutambyi amuhongerere impongano, maze uwo muntu azababarirwa. “Kandi nazana umwana w'intama ho igitambo gitambirwa ibyaha, azane umwagazi udafite inenge. Arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, akibīkīrire aho babīkīrira igitambo cyoswa, kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi. Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk'uko bakūra urw'umwana w'intama w'igitambo cy'uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa. “Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi, azagibwaho no gukiranirwa kwe. “Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y'inyamaswa ihumanya, cyangwa iy'itungo rihumanya, cyangwa iy'igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n'urubanza. “Cyangwa nakora ku guhumana k'undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n'urubanza. “Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n'urubanza rw'icyo yaturumbukiye. “Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze. “Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa. Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri. Amishe ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw'igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. Icya kabiri acyose nk'uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa. “Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha. Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw'iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy'umutamby, nk'uko biba ku ituro ry'ifu ridaturirirwa ibyaha.” Uwiteka abwira Mose ati “Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by'Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy'isekurume y'intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y'igiciro uzacira cya shekeli z'ifeza zigezwe kuri shekeli y'Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza. Kandi arihe igiciro cy'iby'Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y'intama y'igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa. “Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n'urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe. Azanire umutambyi isekurume y'intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y'igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y'igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa. Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n'urubanza imbere y'Uwiteka.” Uwiteka abwira Mose ati “Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu, cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha bizabe bitya: niba akoze icyaha akagibwaho n'urubanza, azarihe icyo yibye, cyangwa icyo yanyagishije igitugu, cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyazimiye yabonye, cyangwa ikindi kintu cyose yahuguje arahira, akirihe kitagabanije, kandi acyongereho ikingana n'igice cyacyo cya gatanu, nyiracyo abe ari we akiriha ku munsi azatsindirwa. Kandi azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza cy'isekurume y'intama idafite inenge, y'igiciro uzaciraho igitambo cyo gukuraho urubanza, agishyīre umutambyi. Nuko umutambyi amuhongerere impongano imbere y'Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe icyo yakoze cyose cyamuzaniye urubanza.” Uwiteka abwira Mose ati “Tegeka Aroni n'abana be uti: Iri ni itegeko ry'igitambo cyoswa, kijye kiba ku nkwi zacyo zo ku gicaniro kirareho bucye, umuriro wo ku gicaniro uhore waka. Umutambyi yambare ikanzu ye y'igitare, n'ikabutura y'igitare ayambare ku mubiri we, ayore ivu ry'igitambo cyoshejwe cyakongorewe n'umuriro ku gicaniro, ariyorere iruhande rw'igicaniro. Yiyambure iyo myambaro yambare indi, ajye gusesa iryo vu inyuma y'ingando z'amahema, ahantu hadahumanijwe. Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw'ibitambo by'uko bari amahoro. Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. “Iri ni itegeko ry'ituro ry'ifu: bene Aroni barimurike imbere y'Uwiteka, imbere y'igicaniro. Ku ifu y'ingezi y'iryo turo n'amavuta ya elayo yaryo akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose uririho, abyosereze ku gicaniro bibere Uwiteka impumuro nziza, bibe urwibutso rwaryo. Igisigaye kuri iryo turo Aroni n'abana be bakirye, bakirīre ahantu hera kidasembuwe, mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro abe ari ho bakirīra. Be kucyotsanya umusemburo, nkibahaye ho umugabane wabo ku maturo nturwa agakongorwa n'umuriro. Ni icyera cyane nk'uko igitambo gitambirwa ibyaha kimeze, n'igikuraho urubanza. Umugabo wese wo muri bene Aroni yakiryaho. Iryo ni itegeko ridakuka ribategeka mu bihe byanyu byose, ritegeka iby'amaturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uzayakoraho wese azaba ari uwera.” Uwiteka abwira Mose ati “Iri ni ryo turo rya Aroni n'abana be bazaba bakwiriye kujya batura Uwiteka, uhereye ku munsi Aroni azasigirwa: bature igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi ho ituro ry'ifu badasiba gutura, umucagate wayo ujye uturwa mu gitondo, undi ujye uturwa nimugoroba. Bayivuganire n'amavuta ya elayo ku cyuma gikaranga, nimara gutota uyinjirane, uyigabanyemo ibice, uyikarange, abe ari ko utura iryo turo ry'ifu ribere Uwiteka impumuro nziza. Umutambyi uzasīgwa wo mu bana be umuzunguye ajye atura iryo turo, itegeko ritazakuka ritegetse yuko rizajya ryoserezwa Uwiteka ritagabanije. Ituro ry'ifu riturwa n'umutambyi ryose rijye ryoswa ritagabanije, ntirikaribwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni n'abana be uti ‘Iri ni itegeko ry'igitambo gitambirwa ibyaha, aho bakererera igitambo cyoswa abe ari ho bakererera igitambo gitambirwa ibyaha imbere y'Uwiteka, ni icyera cyane. Umutambyi ugitambiye ibyaha akirye, kirirwe ahantu hera ari ho mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro. Uzakora ku nyama zacyo wese azabe ari uwera, nihagira amaraso yacyo atarukira ku mwambaro wose, ujye umesera ahantu hera uwatarukiweho na yo. Kandi nigitekwa mu nkono y'ibumba bayimene, nigitekwa mu nkono y'umuringa bayihanagure bayoze. Umutambyi w'umugabo wese yakiryaho, ni icyera cyane. Kandi igitambo gitambiwe ibyaha cyose bazendaho amaraso, bakayazanira mu ihema ry'ibonaniro guhongerwa Ahera, ntikikaribwe ahubwo kijye cyoswa.’ “Iri ni itegeko ry'igitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane. Aho babīkīrira igitambo cyoswa abe ari ho babīkīrira igitambo gikuraho urubanza, amaraso yacyo umutambyi ajye ayamisha impande zose z'igicaniro. Kandi atambe urugimbu rwacyo rwose, atambe umurizo, n'uruta rutwikira amara, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, awukurane n'impyiko. Umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Icyo ni igitambo gikuraho urubanza. Umutambyi w'umugabo wese yakiryaho, kijye kirirwa ahantu hera, ni icyera cyane. “Uko biri ku gitambo gitambirwa ibyaha ni ko biri no kugikuraho urubanza, itegeko ryabyo ni rimwe: umutambyi ubihonga abe ari we biba umwanya we. Kandi umutambyi utambiriye umuntu igitambo cyoswa, abe ari we ujyana uruhu rw'igitambo atambye. Kandi ituro ry'ifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cy'imitsima, n'irikarangishijwe amavuta, n'irikaranze ubukuzagara, azabe ay'umutambyi uyatuje. Ituro ry'ifu ryose rivanze n'amavuta cyangwa ry'ubukuzagara, bene Aroni bose barigabane banganye. “Iri ni itegeko ry'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, icyo atambira Uwiteka. Nagitamba ho igitambo cy'ishimwe, aturane n'icyo gitambo cy'ishimwe udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima tutasembuwe dusa n'amabango dusizwe amavuta ya elayo, n'udutsima tw'ifu y'ingezi itoshejwe n'amavuta ya elayo. Utwo dutsima atwongereho n'imitsima yasembuwe, abiturane n'igitambo cy'uko ari amahoro, atambira gushima Uwiteka. Ku ituro ry'iyo mitsima iciye kwinshi ryose, akureho umwe umwe ibe ituro ryerererezwa Uwiteka, ribe iry'umutambyi umisha amaraso y'igitambo cy'uko uwo muntu ari amahoro. Kandi inyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro cyatambiwe ishimwe, zijye ziribwa ku munsi cyatambiweho, ntizikarare. “Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa n'umutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri. Ariko inyama z'icyo gitambo zisigaye, nizigeza ku wa gatatu zoswe. Ariko nihagira inyama z'igitambo cy'uko ari amahoro ziribwa ku wa gatatu ntikizemerwa, ntikizabarwa ku wagitambye, kizaba ikizira ukiriyeho azagibwaho no gukiranirwa kwe. Inyama zakoze ku kintu cyose gihumanya ntizikaribwe, zijye zoswa.“Inyama z'icyo gitambo umuntu wese udahumanye ajye akiryaho. Ariko umuntu wese uzarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, agihumanye, kandi nyiracyo ari Uwiteka, azakurwe mu bwoko bwe. Kandi umuntu nakora ku kintu cyose gihumanya, igihumanya kiva mu muntu, cyangwa itungo rihumanya, cyangwa inyamaswa ihumanya, cyangwa ikindi cyose gihumanya kikazira, akarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, kandi nyiracyo ari Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Ntimukarye urugimbu rw'inka cyangwa rw'intama cyangwa rw'ihene. Urw'intumbyi n'urw'ikirīra mwarukoresha ikindi mushaka cyose, ariko kurya ntimukaruryeho. Umuntu wese uzarya urugimbu rw'itungo ryo mu matungo yatambirwa Uwiteka ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, umuntu ururiye azakurwe mu bwoko bwe. Kandi ntimukarire amaraso y'uburyo bwose mu buturo bwanyu bwose, naho yaba ay'ibiguruka cyangwa ay'amatungo cyangwa ay'inyamaswa. Umuntu wese uzarya amaraso y'uburyo bwose azakurwe mu bwoko bwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Utambire Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro, azanire Uwiteka igitambo akuye kuri icyo gitambo. Ubwe mu ze ntoki yizanirire Uwiteka ibyo gutambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, azane urugimbu n'inkoro, kugira ngo iyo nkoro ibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka. Kandi umutambyi yosereze rwa rugimbu ku gicaniro, ariko iyo nkoro ibe umwanya wa Aroni n'abana be. Kandi ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mujye muha umutambyi urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho ituro ryererejwe. Uwo muri bene Aroni utambye amaraso n'urugimbu by'ibitambo by'uko umuntu ari amahoro, abe ari we uhabwa urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho umwanya we. Kuko inkoro yo kuzunguzwa n'urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa mbyatse Abisirayeli, mbikuye mu bitambo byabo by'uko bari amahoro nkabiha Aroni umutambyi n'abana be, Abisirayeli babitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka ryose.” Uwo ni wo mwanya Aroni n'abana be bazaheshwa no gusīgwa kwabo, ukurwa mu bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, bazahabwa ku munsi bazazanirwa gukorera Uwiteka umurimo w'ubutambyi. Uwo mwanya Uwiteka yategetse Abisirayeli kujya bawubaha, uhereye ku munsi yabasīgiyeho. Iryo ribabereye itegeko ritazakuka mu bihe byabo byose. Iryo ni ryo tegeko ry'igitambo cyoswa, n'iry'ituro ry'ifu, n'iry'igitambo gitambirwa ibyaha, n'iry'igitambo gikuraho urubanza n'iry'ibyo mu iyezwa, n'iry'igitambo cy'uko abantu bari amahoro, ibyo Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ku munsi yategekeyemo Abisirayeli gutura Uwiteka amaturo yabo mu butayu bwa Sinayi. Uwiteka abwira Mose ati “Jyana na Aroni n'abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusīga, n'ikimasa cyo gutambirwa ibyaha, n'amasekurume y'intama yombi, n'icyibo kirimo ya mitsima itasembuwe, uteranirize iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.” Mose agenza uko Uwiteka yamutegetse, iteraniro riteranira ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Mose abwira iteraniro ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko bikorwa.” Mose azana Aroni n'abana be, arabuhagira. Amwambika ya kanzu ibanza ku mubiri, amukenyeza wa mushumi, amwambika ya kanzu yindi, na efodi, amukenyeza wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi, arawuyihwamikisha. Amwambika wa mwambaro wo ku gituza, imbere muri wo ashyiramo Urimu na Tumimu. Amwambika mu mutwe cya gitambaro kizinze, imbere kuri cyo ashyiraho cya gisate cy'izahabu, ari cyo gisingo cyera uko Uwiteka yategetse Mose. Mose yenda ya mavuta ya elayo yo gusīga, ayasīga ku buturo bwera no ku biburimo byose, arabyeza. Ayamisha ku gicaniro karindwi, ayagisīgana n'ibintu byacyo byose n'igikarabiro n'igitereko cyacyo, ngo abyeze. Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza. Mose azana bene Aroni abambika amakanzu, abakenyeza imishumi, abambika ingofero uko Uwiteka yategetse Mose. Azana cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, Aroni n'abana be bakirambika ibiganza mu ruhanga. Mose arakibīkīra, yenda amaraso yacyo, ayashyirisha urutoki ku mahembe y'igicaniro impande zose, aboneza icyo gicaniro, akibyariraho amaraso hasi, acyereza kugihongerera. Yenda uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo, abyosereza ku gicaniro. Ariko icyo kimasa n'uruhu rwacyo, n'inyama zacyo n'amayezi yacyo abyosereza inyuma y'ingando z'amahema, uko Uwiteka yategetse Mose. Amurika ya sekurume y'intama yo koswa Aroni n'abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga. Mose arayibīkīra, amisha amaraso yayo impande zose z'igicaniro. Arayicoca, yosa igihanga cyayo n'ibindi bice byayo n'urugimbu rwayo. Yoza amara n'ibinyita, yosereza iyo sekurume itagabanije ku gicaniro iba igitambo cyosherejwe kuba umubabwe uhumura neza, iba igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n'umuriro uko Uwiteka yategetse Mose. Amurika ya sekurume y'intama yindi yo kwereza abatambyi umurimo, Aroni n'abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga. Mose arayibīkīra, yenda ku maraso yayo, ayakoza hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no kw'ino rye ry'iburyo rinini. Azana bene Aroni, akoza amaraso hejuru ku matwi yabo y'iburyo, no ku bikumwe byabo by'iburyo, no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandi maraso ayamisha impande zose z'igicaniro. Yenda ibinure byayo, umurizo wayo, yenda n'uruta n'urugimbu rwo ku mara, n'umwijima w'ityazo, n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo, n'urushyi rw'ukuboko kw'iburyo. Kandi mu cyibo cy'imitsima itasembuwe cyari imbere y'Uwiteka, akuramo agatsima katasembuwe kamwe, n'akandi gasīzwe amavuta ya elayo, n'akandi gasa n'ibango, adushyira kuri urwo rugimbu, no kuri urwo rushyi rw'ukuboko kw'iburyo. Abishyira byose ku mashyi ya Aroni no ku y'abana be, arabizunguza, biba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka. Mose abikura ku mashyi yabo abyosereza ku gicaniro, abishyize kuri cya gitambo cyoshejwe, biba igitambo cyo kubereza umurimo cy'umubabwe uhumura neza, igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Mose yenda inkoro, ayizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, aba ari yo iba umwanya wa Mose kuri iyo sekurume yo kubereza umurimo, uko Uwiteka yategetse Mose. Mose yenda kuri ya mavuta yo gusīga, no ku maraso yo ku gicaniro, abimisha kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo n'imyambaro yabo, yezanya Aroni n'imyambaro ye, n'abana be na bo n'imyambaro yabo. Mose abwira Aroni n'abana be ati “Muteke izi nyama ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abe ari ho muzirishiriza imitsima ibereza umurimo iri mu cyibo, uko nategetse nti ‘Aroni n'abana be babirye.’ Ibisigara by'izo nyama n'iyo mitsima mubyose. Mumare iminsi irindwi mutava ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugeze aho iminsi yo kwezwa kwanyu izashirira, kuko muzezwa iminsi irindwi. Uko bikozwe uyu munsi, ni ko Uwiteka yategetse ko bijya bikorerwa kubahongerera. Ku muryango w'ihema ry'ibonaniro abe ari ho mumara iminsi irindwi ku manywa na nijoro, mwitondere umurimo Uwiteka yabarindishije mudapfa kuko ari ko nategetswe.” Aroni n'abana be bakora ibyo Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose byose. Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n'abana be n'abakuru b'Abisirayeli. Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n'isekurume y'intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y'Uwiteka. Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y'ihene yo gutambirwa ibyaha, n'ikimasa n'umwana w'intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa, n'impfizi n'isekurume y'intama by'ibitambo by'uko muri amahoro bitambirwe imbere y'Uwiteka, mwende n'ituro ry'ifu ivanze n'amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ” Bazana ibyo Mose yategetse imbere y'ihema ry'ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y'Uwiteka. Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw'Uwiteka burababonekera.” Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n'icyo koswa, wihongerere, uhongerere n'abantu, maze utambirire n'abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.” Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha. Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y'igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi, maze urugimbu n'impyiko n'umwijima w'ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose. Inyama n'uruhu abyosereza inyuma y'ingando z'amahema. Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z'igicaniro. Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n'igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro. Yoza amara n'ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro. Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by'abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk'uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha. Amurika n'igitambo cyo koswa, agitamba nk'uko byabwirijwe. Amurika n'ituro ry'ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo. Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y'intama by'ibitambo by'uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z'igicaniro. Bamuhereza n'urugimbu rw'iyo mpfizi, n'umurizo w'iyo sekurume y'intama, n'uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n'impyiko zayo, n'umwijima w'ityazo wayo. Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro. Inkoro zabyo n'inshyi z'amaboko y'iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, uko Mose yategetse. Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n'ibyo bitambo by'uko bari amahoro. Mose na Aroni binjira mu ihema ry'ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw'Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose. Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye. Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y'Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse. Imbere y'Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y'Uwiteka. Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera. Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y'Ahera, mubajyane inyuma y'ingando z'amahema.” Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk'uko Mose yategetse. Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse. Kandi ntimuve ku muryango w'ihema ry'ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y'Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse. Uwiteka abwira Aroni ati “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n'abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry'ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mubone uko mutandukanya ibyera n'ibitari ibyera, n'ibihumanya n'ibidahumanya, mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.” Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, murirīre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane. Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n'abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uko ni ko nategetswe. Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw'ukuboko rwererejwe, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n'iy'abahungu bawe, ku bitambo by'Abisirayeli by'uko bari amahoro. Urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa n'inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n'ibitambo byo gukongorwa n'umuriro by'urugimbu, babizungurize imbere y'Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n'abana bawe, bitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.” Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati “Mwabujijwe n'iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y'Uwiteka? Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.” Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y'Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n'igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y'Uwiteka?” Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n'amatungo byo mu isi byose. Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya. Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara, ni igihumanya kuri mwe. N'impereryi kuko yuza ikaba itatuye inzara, na yo ni igihumanya kuri mwe. N'urukwavu kuko rwuza rukaba rutatuye inzara, na rwo ni igihumanya kuri mwe. N'ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho, ni ibihumanya kuri mwe. “Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n'ibikoko, abe ari byo mujya murya. Ibitagira amababa n'ibikoko mu byo mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi, mu byiyogesha mu mazi byose, no mu bifite ubugingo biba muri yo byose, murabizira. Muzahore mubizira, ntimukarye inyama zabyo, intumbi zabyo na zo mujye muzizira. Icyo mu mazi cyose kitagira amababa n'ibikoko murakizira. “Ibi abe ari byo mujya muzira mu bisiga ntibikaribwe ni ibizira: ikizu n'itanangabo na oziniya, n'icyanira n'icyaruzi, uko amoko yabyo ari, n'igikona cyose uko amoko yabyo ari, na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose, n'igihunyira gito na sarumpfuna, n'igihunyira kinini, n'igihunyira cy'amatwi n'inzoya n'inkongoro, n'igishondabagabo n'uruyongoyongo n'ibyo mu bwoko bwarwo byose, n'inkotsa n'agacurama. “Ibyigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira. Ariko ibi mwemererwa kubirya mu byigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane, ibigira amaguru maremare ahinnye yerekeje imbere, ngo biyatarukishe hasi. Ibi ni byo mwemererwa kurya, inzige n'ibindi bimeze nka zo byitwa solamu na harugoli na hagabu, nk'uko amoko yabyo ari. Ariko ibyigenza bindi byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira. “Kandi ibi bizabahumanya: ukoze ku ntumbi yabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba, kandi uzaterura n'igice cy'intumbi yabyo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba. Inyamaswa yose yatuye inzara ariko ntigire imigeri igabanije, ntiyuze ni igihumanya kuri mwe, umuntu wese uzikozeho azaba ahumanye. Inyamaswa yose igendesha ibiganza cyangwa amajanja yo mu zigenza amaguru ane ni igihumanya kuri mwe, ukoze ku ntumbi yazo azaba ahumanye ageze nimugoroba. Uzaterura intumbi yazo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba. Izo ni izihumanya kuri mwe. “Ibi ni byo bihumanya kuri mwe mu bikururuka bigenza amaguru magufi hasi: umukara n'imbeba n'icyugu kinini nk'uko amoko yabyo ari, n'ikinyogote n'igikeri, n'umuserebanya n'ikijongororwa n'uruvu, ibyo ni byo bihumanya kuri mwe mu bigenza amaguru magufi byose, ukoze ku ntumbi zabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba. Kandi ikintu cyose intumbi yabyo iguyeho kizaba gihumanye, kandi naho cyaba ikintu cyabajwe mu giti, cyangwa umwambaro cyangwa uruhu, cyangwa isaho cyangwa ikindi kintu cyose gikoreshwa umurimo wose gikwiriye gushyirwa mu mazi, kibe gihumanye kigeze nimugoroba, ni bwo kizaba gihumanutse. Kandi ikintu cy'ibumba cyose kizagubwamo n'icyo muri ibyo cyose, ibirimo bizabe bihumanye kandi icyo kintu mukimene. Ibyaribwa byose birimo bishyirwamo amazi bizabe bihumanye, kandi ibyanyobwa byose biri mu kintu bene icyo cyose bizabe bihumanye. Ikintu cyose kiguweho n'igice cyose cy'intumbi yabyo kizabe gihumanye, naho cyaba icyokezo cy'ibyokurya cyangwa amashyiga kizamenagurwe, ibyo birahumanye kandi bizaba ibihumanya kuri mwe. Keretse isōko cyangwa urwobo rwacukuriwe kubika amazi agateraniramo kizabe kidahumanye, ariko ukoze ku ntumbi yabyo yabiguyemo azaba ahumanye. Kandi niba igice cy'intumbi yabyo, kiguye ku mbuto zo kubibwa z'uburyo bwose, zizabe zidahumanye. Ariko niba zuhiwe amazi, zikagubwamo n'igice cy'intumbi yabyo cyose, zizabe izihumanya kuri mwe. “Kandi inyamaswa yose cyangwa itungo ryose mwemererwa kurya nigipfa, ukoze ku ntumbi yacyo azaba ahumanye ageze nimugoroba. Uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi n'uteruye intumbi yacyo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba. “Kandi igikururuka hasi cyose, gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ni ikizira ntikikaribwe. Igikurura inda cyose, n'ikigenza amaguru ane magufi cyose, n'ikigenza amaguru menshi cyose, ibikururuka hasi byose ntimukabirye kuko bizira. Ntimukiyandavurishe igikururuka cyose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ntimukabyihumanishe ngo bibanduze. Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy'uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi. Kuko ndi Uwiteka wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu, abe ari cyo gituma muba abera, kuko ndi uwera. “Ayo ni yo mategeko y'inyamaswa n'amatungo, n'ibisiga n'inyoni n'ibifite ubugingo byose byiyogesha mu mazi, n'ibibaho byose bikururuka hasi, yo gutandukanya igihumanya n'ikidahumanya, n'igifite ubugingo cyaribwa n'ikitaribwa.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, abe ari ko ahumana. Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe. Nyina amare iminsi mirongo itatu n'itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye mu buturo bwera iminsi yo guhumanuka kwe itararangira. “Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n'itandatu, ahumanuke igisanza cye. “Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n'icyana cy'inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro na we abitambire imbere y'Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y'igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry'umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.” Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry'amera, kigahinduka ku mubiri we nk'umuze w'ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni. Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw'aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk'ugeze munsi y'uruhu, uwo muze uzaba ari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzume avuge ko ahumanye. Ariko niba abonye iryo bara ry'amera ryo ku mubiri we nk'iritageze munsi y'uruhu, ubwoya bwaho ntibube buhindutse umweru, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n'uwo muze, amare iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muze ugumye uko wari uri utakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi. Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muze utakigaragara cyane utakwiriye ku mubiri avuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye. Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri, amaze kwiyerekera umutambyi guhumanurwa, azongere yiyereke umutambyi. Uwo mutambyi amusuzume, nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri avuge ko ahumanye, bizaba ari ibibembe. “Umuze w'ibibembe nufata umuntu bazamushyire umutambyi, uwo mutambyi amusuzume, nihaboneka ikibyimba cyera ku mubiri we kikaba gihinduye ubwoya bwaho kuba umweru, kikabaho igisebe cy'inyama kizaba ari ibibembe byatinze mu mubiri we, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ntamukingirane kuko ahumanye. Kandi ibibembe nibimusesa ku mubiri, bikarangiza umubiri w'uwafashwe n'uwo muze bihereye ku mutwe bikagera ku birenge, aho umutambyi areba ku mubiri hose, uwo mutambyi amusuzume nabona ibibembe birangije umubiri we wose, avuge yuko uwafashwe n'uwo muze adahumanye. Umubiri we uhindutse umweru hose ntahumanye. Ariko igisebe cy'inyama niba kizamubonekaho, kuri uwo munsi azaba ahumanye. Umutambyi azasuzuma icyo gisebe cy'inyama avuge yuko ahumanye, icyo gisebe cy'inyama kirahumanye ni ibibembe. Cyangwa icyo gisebe cy'inyama niba kizasubira kuba umweru, azasange umutambyi na we amusuzume, niba igisebe cy'uwo muze gihindutse umweru, uwo mutambyi avuge yuko uwafashwe na wo adahumanye, azaba adahumanye. “Niba umuntu afite ku mubiri inkovu y'aho igishyute cyakize, muri iyo nkovu hakabamo ikibyimba cyera cyangwa urubara, cyerekwe umutambyi na we agisuzume, niba akibona nk'ikigeze munsi y'uruhu, ubwoya bwaho bukaba buhindutse umweru umutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe washeshe muri cya gishyute. Ariko niba umutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimo ubwoya bwera, kandi rutageze munsi y'uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi. Niba ruzaba rukwiriye ku mubiri we uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ruzaba ari umuze. Ariko niba urwo rubara ruzaba rugumye aho ruri rudakwiriye, ruzaba ari inkovu ya cya gishyute, umutambyi avuge ko adahumanye. “Cyangwa umuntu nagira ubushye ku mubiri, inkovu yabwo ikaba urubara cyangwa ibara ry'amera umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry'amera buhindutse umweru, akakibona nk'ikigeze munsi y'uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe. Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry'amera, kandi ko kitageze munsi y'uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w'ibibembe. Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry'amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y'ubwo bushye. “Kandi umugabo cyangwa umugore nagira umuze ku mutwe cyangwa ku kananwa umutambyi awusuzume, niba abona ko ugeze munsi y'uruhu hakabamo ubwoya bw'umuhondo bunyunyutse umutambyi avuge ko ahumanye, uwo muze uzaba ari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa. Niba uwo mutambyi asuzumye uwo muze w'ibikoko, akabona ko utageze munsi y'uruhu, ntihabemo umusatsi cyangwa ubwoya byirabura, umutambyi akingirane uwafashwe n'uwo muze w'ibikoko, amare iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume uwo muze, niba ibyo bikoko bitazaba bikwiriye, ntibibemo ubwoya bw'umuhondo, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y'uruhu bamwogoshe aho ibyo bikoko bitari, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n'ibikoko amare indi minsi irindwi. Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume ibyo bikoko, niba bitazaba bimukwiriye ku mubiri, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y'uruhu, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, amese imyenda ye, abe adahumanye. Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri amaze guhumanurwa, umutambyi azamusuzume nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri, ntiyirirwe ashaka ubwoya bw'umuhondo, azaba ahumanye. Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri, umusatsi cyangwa ubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye. “Kandi umugabo cyangwa umugore nagira ku mubiri amabara y'amera umutambyi ayasuzume, niba ayo mabara y'amera yo ku mubiri we ari ibitare by'ibigina bizaba ari amabara gusa asheshe ku mubiri, azaba adahumanye. “Umuntu napfuka umusatsi, azaba ari umunyaruhara, ariko ntazaba ahumanye. Kandi napfuka umusatsi wo mu gitwariro, azaba ari umunyaruhara rwo mu gitwariro, ariko ntazaba ahumanye. Ariko niba umuze w'urubara uri mu ruhara rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, uzaba ari ibibembe bisheshe mu ruhara rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro. Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy'urubara kiri mu ruhara rwe rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n'ibibembe biri ku mubiri we, uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe. “Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’ Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y'aho mubambye amahema. “Kandi umwenda ufashwe n'umuze w'ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw'intama cyangwa waba igitare, kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, niba umuze wenze kwirabura nk'icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w'ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi. Na we asuzume uwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi. Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye. Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n'uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe. “Ariko niba umutambyi asuzumye, akabona uwo muze utakwiriye muri uwo mwenda mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi. Kandi umutambyi azasuzume icyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muze utahinduye irindi bara kandi utagikwiriyemo, kizaba gihumanye uzagitwike. Uzaba ari umuze ukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma. Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse. Kandi niba uwo muze uzaba ukiboneka muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba usesa, uzatwike icyo wafashe. Ariko niba uwo muze uzaba uvuye muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyo uzaba umeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.” Ayo ni yo mategeko y'umuze wafashe umwenda w'ubwoya bw'intama cyangwa w'igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye. Uwiteka abwira Mose ati “Aya abe ari yo mategeko y'umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi. Na we ave mu ngando z'amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w'ibibembe, ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n'ingiga y'umwerezi, n'agatambaro k'umuhemba, n'agati kitwa ezobu. Umutambyi ategeke ko bakererera imwe muri zo mu rwabya hejuru y'amazi yatembaga, inzima ayende, yende n'iyo ngiga y'umwerezi n'ako gatambaro k'umuhemba na ezobu iyo, abyinikane n'iyo nyoni nzima mu maraso ya ya nyoni yakererewe hejuru y'amazi yatembaga. Amishe ayo maraso karindwi ku ugiye guhumanurwa ibibembe avuge ko ahumanutse, arekurire mu gasozi iyo nyoni nzima. Maze uhumanurwa amese imyenda ye, yiyogosheshe umubiri wose yiyuhagire abe ahumanuwe, abone kugaruka mu ngando zanyu ariko amare iminsi irindwi aba hanze y'ihema rye. Ku munsi wa karindwi aziyogosheshe umusatsi wose n'ubwanwa n'injwiri, yiyogosheshe n'ahandi hose, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanutse. “Ku munsi wa munani azende abana b'intama b'amasekurume babiri badafite inenge, n'umwana w'intama w'umwagazi udafite inenge utaramara umwaka, n'ibice bya cumi bitatu bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'urugero rwa logi rumwe rw'amavuta ya elayo. Umutambyi umuhumanura amurikane uhumanurwa n'ibyo, imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uwo mutambyi yende umwe muri abo bana b'intama b'amasekurume, awutambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza, aturane na wo logi iyo y'amavuta ya elayo, abizungurize imbere y'Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Abīkīrire uwo mwana w'intama w'isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n'icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w'umutambyi, ni ko n'igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane. Umutambyi yende ku maraso y'icyo gitambo gitambiwe gukuraho urubanza, ayakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo k'uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy'iburyo no ku ino rye ry'iburyo rinini. Kandi yende kuri logi iyo y'amavuta ya elayo ayisuke ku rushyi rw'ibumoso, akoze urutoki rwe rw'iburyo mu mavuta ari ku rushyi rwe rw'ibumoso, aruminjagirishe ayo mavuta karindwi imbere y'Uwiteka. Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo k'uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no ku ino rye ry'iburyo rinini, kuri ya maraso y'igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza. Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayasīge mu mutwe w'uhumanurwa, nuko umutambyi amuhongererere imbere y'Uwiteka. “Maze umutambyi atambe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ahongerere uhumanurwa guhumana kwe, hanyuma abīkīre igitambo cyo koswa. Umutambyi atambire ku gicaniro icyo gitambo cyoswa na rya turo ry'ifu, nuko amuhongerere, abe ahumanutse. “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona ibingana bityo, yende umwana w'intama w'isekurume ho igitambo gikuraho urubanza cyo kuzunguzwa kibe impongano ye, n'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'urugero rwa logi rumwe rw'amavuta ya elayo, n'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, ibyo yabasha kubona, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo cyo koswa. Ku munsi wa munani abishyīre umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka, ngo bimuhumanuze. Umutambyi yende uwo mwana w'intama w'igitambo cyo gukuraho urubanza, na ya logi y'amavuta ya elayo, abizungurize imbere y'Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Abīkīre uwo mwana w'intama w'igitambo cyo gukuraho urubanza, yende ku maraso yacyo, ayakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo k'uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no ku ino rye ry'iburyo rinini. Umutambyi yende kuri ayo mavuta, ayisuke ku rushyi rw'ibumoso, ayaminjagirishe urutoki rwe rw'iburyo karindwi imbere y'Uwiteka, ayakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo k'uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no ku ino rye ry'iburyo rinini, aho yakojeje ya maraso y'igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza. Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rw'umutambyi, ayasīge mu mutwe w'uhumanurwa, ngo amuhongererere imbere y'Uwiteka. Kandi atambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe muri bya byana by'inuma, ibyo yabashije kubona, atambe ibyo yabashije kubona kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa kitagabanije, agitambane na rya turo ry'ifu. Nuko umutambyi ahongererere uhumanurwa imbere y'Uwiteka.” Ayo ni yo mategeko y'uwafashwe n'ibibembe, ntabashe kubona ibyari bikwiriye kumuhumanuza. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimumara kugera mu gihugu cy'i Kanāni nzabaha ho gakondo, ngatera ibibembe inzu yo mu gihugu cya gakondo yanyu, nyir'iyo nzu agende abwire umutambyi ati ‘Inzu yanjye iransusira nk'ifashwe n'umuze.’ Uwo mutambyi ategeke ko bayikuramo ibintu byose atarayinjiramo gusuzuma uwo muze, kugira ngo ibyo muri iyo nzu byose bidahumanywa, maze uwo mutambyi yinjire muri iyo nzu, ayisuzume. Asuzume uwo muze nawubona ku nzu ipfumaguritsemo utuyira twikorogoshoye, twenda kwirabura nk'ibyatsi bibisi cyangwa tw'urususirane, kandi uwo muze ukaboneka nk'ucengeyemo imbere, umutambyi asohoke muri iyo nzu, kandi ageze ku rugi ayikinge imare iminsi irindwi. Ku wa karindwi uwo mutambyi azagaruke ayisuzume, nasanga uwo muze ukwiriye ku nzu ategeke ko basenyaho amabuye afashwe na wo, bakayajugunya ahantu hahumanijwe inyuma y'umudugudu. Kandi ategeke ko bahomora iyo nzu imbere impande zose, kandi basuke ingwa bahomoye ahantu hahumanijwe, inyuma y'uwo mudugudu. Bazane andi mabuye, bayasanishe aho basenye ya yandi, bazane indi ngwa, bayihome ku nzu. “Uwo muze nugaruka ugasesa ku nzu, amaze gusenyaho ayo mabuye no kuyihomora no kongera kuyihoma, uwo mutambyi ayinjiremo ayisuzume, nabona uwo muze ukwiriye ku nzu uzabe ari ibibembe biyirya, izaba ihumanye. Bazasenya iyo nzu, amabuye yayo n'ibiti byayo, n'ingwa n'ibyondo byayo byose, babijyane inyuma y'uwo mudugudu ahantu hahumanijwe. Kandi uzinjira muri iyo nzu igikinzwe, azaba ahumanye ageze nimugoroba. Kandi uzayiraramo azamese imyenda ye, n'uzayiriramo azamese imyenda ye. “Ariko umutambyi nayinjiramo akayisuzuma, akabona uwo muze utakwiriye ku nzu imaze guhomwa, uwo mutambyi azavuge ko ihumanutse, kuko uwo muze ukize. Yende ibyo guhumanuza iyo nzu: inyoni ebyiri n'ingiga y'umwerezi, n'agatambaro k'umuhemba, n'agati kitwa ezobu. Abīkīrire imwe muri izo nyoni mu rwabya hejuru y'amazi yatembaga, yende iyo ngiga y'umwerezi na ezobu iyo, n'ako gatambaro k'umuhemba n'inyoni nzima, abyinike mu maraso y'ikerewe no muri ayo mazi yatembaga abimishe kuri iyo nzu karindwi, ahumanuze iyo nzu amaraso y'iyo nyoni n'ayo mazi yatembaga, n'iyo nyoni nzima n'iyo ngiga y'umwerezi, n'ezobu iyo n'ako gatambaro k'umuhemba, maze arekurire iyo nyoni nzima mu gasozi, inyuma y'umudugudu. Uko abe ari ko ahongerera iyo nzu ibe ihumanutse.” Ayo ni yo mategeko y'uburyo bwose bw'umuze w'ibibembe n'uw'ibikoko, n'ay'ibibembe bifashe umwenda n'ay'ibifashe inzu, n'ay'ikibyimba n'igikoko n'ibara ry'amera n'urubara, yigisha ibigaragaza ko ikintu gihumanye cyangwa ko kidahumanye. Ayo ni yo mategeko y'ibibembe. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Mubwire Abisirayeli muti: Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n'uko kuninda. Uko ni ko kuzaba guhumana kwe gutewe no kuninda kwe, naho aninda cyangwa yari azibye, abe ahumanye. Uburiri bwose uninda yaryamyeho bube buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye. Kandi umuntu wese ukoze ku buriri bwe, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Uwicaye ku kintu cyose uninda yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Ukoze ku mubiri w'uninda, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi uninda nacira amacandwe ku udahumanye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Amatandiko yose uninda yicayeho, abe ahumanye. Ukoze ku kintu cyose cyari munsi ye, abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi uzaterura ibyo, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi uninda nakora ku muntu adakarabye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Ikintu cy'ibumba gikozweho n'uninda kimenwe, icyabajwe mu giti cyose cyozwe. “Kandi uninda niba akize kuninda kwe, abare iminsi irindwi yo kwihumanuza, amese imyenda ye yiyuhagire mu mazi atemba, abe ahumanutse. Ku munsi wa munani azende intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, abijyane imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abihe umutambyi. Uwo mutambyi abitambe, kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y'Uwiteka impongano yo kuninda kwe. “Kandi intanga z'umuntu nizimuvamo, yiyuhagire umubiri wose, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi umwambaro wose cyangwa uruhu rwose kiriho izo ntanga kimeswe, kibe gihumanye kigeze nimugoroba. Kandi umugabo naryamana n'umugore bombi biyuhagire, babe bahumanye bageze nimugoroba. “Kandi umukobwa cyangwa umugore naba mu muhango w'abakobwa amare iminsi irindwi azira, umukozeho wese abe ahumanye ageze nimugoroba. Icyo aryamyeho cyose mu minsi yo kuzira kwe kibe gihumanye, n'icyo yicayeho cyose kibe gihumanye. Ukoze ku buriri bwe wese amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi ukoze ku kintu cyose yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe, cyangwa ku cyo yicayeho cyose, abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi nihagira umugabo uryamana na we igihumanya cye kikamujyaho amare iminsi irindwi ahumanye, uburiri bwose uwo mugabo aryamyeho bube buhumanye. “Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w'abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n'igihumanya amere nk'uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye. Uburiri bwose aryamyeho mu minsi yose avubwamo n'igihumanya, bumubere nk'uburiri aryamyeho mu minsi yo kuzira kwe, n'ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye nk'igihumanywa n'uko kuzira kwe. Ukoze kuri ibyo wese abe ahumanye, amese imyenda ye yiyuhagire, abe agihumanye ageze nimugoroba. Niba akize icyamuvagamo abare iminsi irindwi, maze abone guhumanuka. Ku munsi wa munani yende intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uwo mutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y'Uwiteka impongano yo kuvubwamo kwe n'igihumanya. “Nuko mujye mutandukanya Abisirayeli no guhumana kwabo, kugira ngo baticishwa no guhumana kwabo, mbahora kwanduza ubuturo bwanjye buri hagati muri bo.” Ayo ni yo mategeko y'umugabo uninda, n'ay'uvubwamo n'intanga ze bikamuhumanya, n'ay'umukobwa cyangwa umugore uri mu muhango w'abakobwa, n'ay'uvubwamo n'ibihumanya wese, naho yaba umugabo cyangwa umugore, n'ay'umugabo uryamanye n'umugore uhumanye. Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y'Uwiteka bagapfa, Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y'umwenda ukinze, imbere y'intebe y'ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y'ihongerero, ndi muri cya gicu. Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cy'umusore ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'isekurume y'intama ho igitambo cyo koswa. “Yambare ya kanzu y'igitare yejejwe na ya kabutura y'igitare, akenyeze wa mushumi w'igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy'igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare. “Yake iteraniro ry'Abisirayeli amasekurume y'ihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, n'isekurume y'intama imwe ho igitambo cyo koswa. Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye. Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy'Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa. Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iy'Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha. Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y'Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa. “Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha. Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka, n'imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere y'Uwiteka, uwo mubavu umere nk'igicu gikingiriza intebe y'ihongerero iri hejuru y'Ibihamya adapfa. Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y'ihongerero mu ruhande rw'iburasirazuba, kandi n'imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi. “Maze abīkīre ya hene y'igitambo cyo gutambirwa ibyaha by'abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk'uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y'ihongerero n'imbere yayo. Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw'Abisirayeli kwinshi, no ku bw'ibicumuro byabo ku bw'ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n'ihema ry'ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi. Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry'ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n'inzu ye n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose. Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose. Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw'Abisirayeli kwinshi. “Amaze guhongerera Ahera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, amurike ya hene nzima. Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw'iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw'Abisirayeli kose n'ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw'iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu. Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu. “Aroni yinjire mu ihema ry'ibonaniro, yiyambure ya myambaro y'ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo. Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu. Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro. Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu. Kandi cya kimasa cy'igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y'igitambo cyatambiwe ibyaha, n'amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y'ingando, bōse impu zabyo n'inyama zabyo n'amayezi yabyo. Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando. “Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe. Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere y'Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose. Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka. Kandi umutambyi uzasīgwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y'ibitare, imyambaro yejejwe, ahongerere ubuturo bwera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, kandi ahongerere n'abatambyi n'abantu b'iteraniro bose. Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y'ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.”Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati ‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w'intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe. Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y'ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’ “Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi, ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe. “Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe. Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo. Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’ “Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu. Kuko ubugingo bw'inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n'ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y'inyama z'uburyo bwose, kuko ubugingo bw'inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’ “Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa. Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu. Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk'ibyo abo mu gihugu cy'i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo. Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu. Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12. “Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka. Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa. Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so. Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa. Ntukambike ubusa umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa uw'umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe. Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa. Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi. Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi. Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu. Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w'umuhungu wawe ntukamwambike ubusa. Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so. Ntukambike ubusa umugore n'umukobwa we, ntukende umukobwa w'umuhungu we cyangwa uw'umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b'umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye. Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho. “Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n'umuhango w'abakobwa. Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe. “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka. Ntugatinge abagabo, ni ikizira. Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye. “Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga, igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo. Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo. Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye. Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk'uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu. Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw'ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo. “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n'abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera. Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ntimugahindukirire ibigirwamana by'ubusa, ntimukicurire imana z'ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Uko mutambiye Uwiteka igitambo cy'uko muri amahoro, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa. Ku munsi mugitambye no ku wukurikira abe ari yo mukiryaho, nihagira ikirara kikageza ku wa gatatu kijye cyoswa. Nikiribwaho ku wa gatatu kizaba ikizira ntikizemerwa, ahubwo ukiriyeho wese azagibwaho no gukiranirwa kwe kuko ashujuguje icyera cy'Uwiteka. Uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe. “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z'imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa. Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n'umusuhuke w'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyane. Ntimukarahire ibinyoma izina ryanjye, bigatuma musuzuguza izina ry'Imana yanyu. Ndi Uwiteka. “Ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by'umukozi ubikoreye ntukabirarane. Ntukavume igipfamatwi, ntugashyire impumyi imbere ikiyitega, ahubwo ujye utinya Imana yawe. Ndi Uwiteka. “Ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera. Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya, ntukitangire ho umugabo kwicisha mugenzi wawe. Ndi Uwiteka. “Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe. Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uwiteka. Gal 5.14; Yak 2.8 “Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntukabangurire amatungo yawe ayo bidahuje ubwoko, ntuzabibe mu murima wawe imbuto z'amaharakubiri, ntukambare umwambaro waboheshejwe ubudodo bw'amaharakubiri. “Umuntu nasambanya umuja w'imbata utacunguwe, utahawe umudendezo yarasabwe n'undi mugabo, bazahanwe ibihano bitabishe kuko uwo yari atari uw'umudendezo. Uwo mugabo azanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro igitambo cyo kumukuraho urubanza, azane isekurume y'intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza. Umutambyi amuhongerere imbere y'Uwiteka, iyo sekurume y'intama y'igitambo gikuraho urubanza ho impongano y'icyaha yakoze, na we azababarirwa icyo cyaha yakoze. “Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k'umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk'ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe. Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizabe izejerejwe gushimisha Uwiteka. Mu mwaka wa gatanu abe ari mo mutangira kurya ku mbuto zabyo, kugira ngo bijye biberera umwero wabyo. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ntimukagire icyo muryana n'amaraso yacyo, ntimukagire ibyo muragurisha naho byaba ibicu. 15.23; 18.10 “Inkokora z'imisatsi yanyu ntimukazogoshere kugira ngo izenguke, ntimukonone inkokora z'ubwanwa bwanyu. “Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z'ibishushanyo. Ndi Uwiteka. “Ntukononeshe umukobwa wawe kumuhindura malaya, kugira ngo igihugu kidakurikiza ubusambanyi kikuzura ibyaha bikomeye. “Mujye muziririza amasabato yanjye, mujye mwubaha Ahera hanjye. Ndi Uwiteka. “Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka. “Umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk'uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ntimukagoreke imanza cyangwa gupima kw'igipimirwaho indatira, cyangwa ukw'ibyuma muzipimisha cyangwa kugera kw'ibyibo. Mujye mugira ibipimirwaho indatira bitunganye, n'ibyuma muzipimisha bitunganye, n'ibyibo bya efa bitunganye, n'ingero za hini zitunganye. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa. “Mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose, mubyumvire. Ndi Uwiteka.” Uwiteka abwira Mose ati “Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye. Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera. Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice, ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukurane mu bwoko bwabo n'abamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki. “Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe. Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwiteka ubeza. “Umuntu wese uvuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina, urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. “Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa. Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umuntu nasambana n'umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe. Umugabo naryamana n'itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice. Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. “Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe. Umuntu naryamana n'umugore uri mu muhango w'abakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isōko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isōko y'amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo. “Kandi ntukambike ubusa nyoko wanyu cyangwa nyogosenge, ukoze atyo azaba yambitse ubusa bene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo. Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitse ubusa se wabo, bazagibwaho n'icyaha cyabo, bazapfa ari incike. Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike. “Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka. Ntimuzakurikize imihango y'ishyanga nzirukana imbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbanga urunuka. Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy'amata n'ubuki.’ Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n'andi mahanga. Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n'inyamaswa bidahumanya n'ibihumanya, n'ibisiga n'inyoni bihumanya n'ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya. Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye. “Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n'umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe, keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se, na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha. Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone. “Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera. Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye. Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera. Kandi umukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike. “Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye, ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina, ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka. Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari. Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora. Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito. Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera. Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ” Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni n'abana be bitandukanye n'ibyera Abisirayeli banyereza, be gusuzuguza izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka. Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereje Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka. “Umuntu wese wo mu rubyaro rwa Aroni ubembye cyangwa uninda, ntarye ku byera atarahumanuka. Kandi ukoze ku muntu wese cyangwa ku kintu cyose cyahumanijwe n'intumbi, cyangwa ku muntu uvuwemo n'intanga ze, cyangwa ukoze ku gikururuka cyose cyamuhumanya, cyangwa ku muntu wamuhumanisha guhumana k'uburyo bwose, ukoze ku bimeze bityo azaba ahumanye ageze nimugoroba, ntakarye ku byera ariko yiyuhagire. Izuba nirirenga azaba ahumanutse abone kurya ku byera, kuko ari ibyokurya bye. Intumbyi n'ikirīra ntakabirye ngo abyiyandurishe. Ndi Uwiteka. “Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza. “Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu y'umutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera. Ariko umutambyi nagura umuntu ifeza, uwo ajye akiryaho, n'abavukiye mu rugo rwe bajye barya ku byokurya bye. Kandi umukobwa w'umutambyi narongorwa n'utari uwo mu batambyi, ntakarye mu byera byatuwe bikererezwa. Ariko umukobwa w'umutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nk'uko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho. “Umuntu narya ku cyera atabizi, arihe umutambyi ikingana n'icyera yariye, yongereho igice cyacyo cya gatanu. Kandi abatambyi ntibakonone ibyera byatuwe n'Abisirayeli, ibyo berereje Uwiteka ngo babashyirisheho gukiranirwa kuzana urubanza nibarya ibyera byabo, kuko ndi Uwiteka ubeza.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa n'umutima ukunze, azende ikimasa cyangwa isekurume y'intama cyangwa iy'ihene kidafite inenge, kugira ngo yemerwe. Ariko igifite inenge cyose ntimukagitambe, kuko kizababera igitambo kitakwemerwa. Kandi umuntu wese natambira igitambo cy'uko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa n'umutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho. Impumyi cyangwa ikivune cyangwa ikivuyeho urugingo, cyangwa ikirwaye ibisebe cyangwa ikirwaye ibisa n'ubuheri n'ibikoko ntimukabitambire Uwiteka, ntimukabigire ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorerwa n'umuriro ku gicaniro. Ikimasa cyangwa umwana w'intama gifite urugingo rw'ikirenga cyangwa rugufi, wemererwa kugitambishwa n'umutima ukunze, ariko ntikizemerwa ngo ugihiguze umuhigo. Igifite amabya yahombanye cyangwa yamenetse, cyangwa yajanjaguritse cyangwa yashahuwe ntimukagitambire Uwiteka, ntimuzagenzereze mutyo mu gihugu cyanyu. “No ku munyamahanga ntimukemere ikimeze gityo cyose, ngo mugitambe ho ibyokurya by'Imana yanyu, kuko ubusembwa bwabyo bubiriho, bifite inenge, ntibyababera ibitambo byemerwa.” Uwiteka abwira Mose ati “Inka cyangwa intama cyangwa ihene nivuka ijye yonkeshwa iminsi irindwi, uhereye ku munsi wa munani izemerwa ko itambirwa Uwiteka igakongorwa n'umuriro. Naho yaba inka cyangwa intama, ntimukazibagane n'izazo ku munsi umwe. Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cy'ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa. Ku munsi cyatambiweho, abe ari wo mukirya, ntimukagire icyo musigaza ngo kirare. Ndi Uwiteka. “Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye muyumvire. Ndi Uwiteka. Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza, wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Iminsi mikuru y'Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iy'amateraniro yera, iyi ni yo minsi mikuru yanjye. Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, n'uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y'Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose. “Iyi ni yo minsi mikuru y'Uwiteka, n'iyo guterana kwera mukwiriye kujya muranga mu bihe byayo byategetswe. “Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, hajye habaho Pasika y'Uwiteka. Ku munsi w'uko kwezi wa cumi n'itanu hatangiriraho iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe, muzamara iminsi irindwi muyirya. Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa karindwi ni uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mugasarura ibisarurwa byaho, muzajye muzanira umutambyi umuganda w'umuganura w'ibisarurwa byanyu, na we awuzungurize imbere y'Uwiteka kugira ngo ubabere ituro ryemerwa, ku wa mbere w'isabato abe ari ho umutambyi awuzunguza. Kandi ku munsi muzungurizaho uwo muganda, mujye muwutambiraho isekurume y'intama idafite inenge itaramara umwaka, ho igitambo cyo koserezwa Uwiteka. Kandi ituro ry'ifu rituranwa na cyo, rijye riba ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi ivanzwe n'amavuta ya elayo, ribe ituro riturwa Uwiteka rigakongorerwa n'umuriro kuba impumuro nziza, ituro ry'ibyokunywa rituranwa na cyo rijye riba igice cya kane cya hini ya vino. Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose. “Kandi mujye mubara iminsi muhereye kuri uwo munsi wa mbere w'isabato, ku munsi mwazaniyeho umuganda w'ituro ryo kuzunguzwa, mubare iminsi y'amasabato arindwi itagabanije. Mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w'isabato ya karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry'umuganura wundi. Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy'ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo iganurirwe Uwiteka. Mumurikane n'iyo mitsima abana b'intama barindwi badafite inenge bataramara umwaka, n'ikimasa cy'umusore n'amasekurume y'intama abiri, bibe ibitambo byoserezwa Uwiteka bitambanwe n'ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa yo kuri byo, bibe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Kandi mutambe n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, n'amasekurume y'intama abiri ataramara umwaka, ho ibitambo by'uko muri amahoro. Umutambyi azizunguzanye na ya mitsima y'umuganura na ba bana b'intama bombi, bibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, byerezwe Uwiteka, bibe iby'umutambyi. Kuri uwo munsi mujye muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose. “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z'imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa, ahubwo mubisigire umukene n'umusuhuke w'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera. Ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.” Uwiteka abwira Mose ati “Ariko umunsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w'impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro. Ntimukagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi w'impongano, muhongerererwaho imbere y'Uwiteka Imana yanyu. Umuntu wese utazibabaza umutima kuri uwo munsi, azakurwe mu bwoko bwe. Kandi umuntu wese uzakora umurimo wose kuri uwo munsi, nzamurimbura mukure mu bwoko bwe. Ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose. Ujye ubabera isabato yo kuruhuka mwibabaze imitima: mujye muziririza iyo sabato muhereye nimugoroba ku munsi w'uko kwezi wa cyenda, mugeze nimugoroba ku munsi wa cumi.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Umunsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi kwa karindwi, abe ari ho mutangirira kuziririza Uwiteka iminsi mikuru irindwi y'ingando. Ku munsi uyitangira hajye habaho guterana kwera, ntihakagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Mumare iminsi irindwi mujya mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa munani ujye ubabera uwo guterana kwera, muwutambireho Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ube uwo guterana mwitonze. Ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. “Iyo ni yo minsi mikuru y'Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iyo guterana kwera, ngo mujye muyitambiraho Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, n'igitambo kindi n'amaturo y'ibyokunywa, n'ituro ryose n'igitambo cyose ku munsi wacyo. Ibyo ntibibakureho kuziririza amasabato y'Uwiteka no gutura amaturo yanyu, ayo muhiguza imihigo yose, n'ayo muturishwa Uwiteka yose n'imitima ikunze. “Ariko muhereye kuri uwo munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi, mumaze gusarura imyaka yo mu gihugu cyanyu, mujye muziririza iminsi mikuru irindwi y'Uwiteka, uyitangira ube uwo kuruhuka, n'uwa munani ube uwo kuruhuka. Ku munsi uyitangira mujye mwenda imbuto z'ibiti byiza n'amashami y'imikindo, n'amashami y'ibiti bisagambye binini, n'ingemwe z'imikinga yo ku migezi, mumare iminsi irindwi munezererwe imbere y'Uwiteka Imana yanyu. Uko umwaka utashye mujye muziriririza Uwiteka mutyo iminsi mikuru irindwi. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mujye muziririza iyo minsi mikuru mu kwezi kwa karindwi. Mujye mumara iminsi irindwi muri mu ngando, Abisirayeli ba kavukire bose babe mu ngando, kugira ngo ab'ibihe byanyu byose bamenye yuko nabesheje Abisirayeli mu ngando ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” Mose abwira Abisirayeli iminsi mikuru y'Uwiteka iyo ari yo. Uwiteka abwira Mose ati “Tegeka Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka. Inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya wo mu ihema ry'ibonaniro, abe ari ho Aroni ajya aritunganiriza iminsi yose kugira ngo ryake imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Ajye atunganiriza amatabaza kuri icyo gitereko cyacuzwe mu izahabu nziza, kugira ngo ahore yakira imbere y'Uwiteka. “Kandi wende ifu y'ingezi, uyivugemo udutsima cumi na tubiri utwose, ibice bya cumi bibiri bya efa bivugwemo agatsima kamwe bityo bityo. Udutereke ibirundo bibiri kuri ya meza y'izahabu nziza imbere y'Uwiteka, ikirundo kimwe kibemo dutandatu. Ku kirundo cyose ugereke umubavu uboneye, ube kuri iyo mitsima ari urwibutso, ari ituro ryo guturwa Uwiteka rigakongorwa n'umuriro. Uko isabato itashye, ajye ayitereka imbere y'Uwiteka mu butereko bwayo abikorera Abisirayeli, bibe isezerano ritazashira. Kandi iyo mitsima ijye iba iya Aroni n'abana be, bajye bayirira ahantu hera. Itegeko ritazakuka ritegetse ko imubera iyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.” Umuhungu w'Umwisirayelikazi yabyaranye n'Umunyegiputa, yari yaravanyeyo n'Abisirayeli, atonganira mu ngando n'Umwisirayeli. Uwo muhungu w'Umwisirayelikazi atuka rya Zina ararivuma, bamuzanira Mose. Nyina yitwa Shelomiti mwene Diburi, wo mu muryango wa Dani. Bamukingiranira kugira ngo bageze igihe babwirirwa ibyo Uwiteka yategeka. Uwiteka abwira Mose ati “Jyana uwamvumye inyuma y'ingando, abamwumvise bose bamushyire ibiganza ku mutwe, iteraniro ryose rimwicishe amabuye. Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n'icyaha cye. Uzatuka izina ry'Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry'Uwiteka azicwe. “ ‘Uzakubita umuntu akamwica ntakabure kwicwa. Uzakubita itungo akaryica aririhe, ubugingo burihwe ho ubundi. “ ‘Umuntu natera mugenzi we inenge, yiturwe nk'ibyo yagiriye undi. Kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Uko yateye undi muntu inenge abe ari ko yiturwa. Uwishe itungo aririhe, uwishe umuntu ahōrwe. Kavukire n'umunyamahanga mujye mubasangiza itegeko rimwe, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.’ ” Mose ategeka Abisirayeli, bajyana inyuma y'ingando uwavumye Uwiteka, bamwicisha amabuye. Abisirayeli bagenza uko Uwiteka yategetse Mose. Uwiteka abwirira Mose ku musozi wa Sinayi ati “Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, icyo gihugu kizajye kiziriririza Uwiteka isabato. Uzajye ubiba mu murima wawe mu myaka itandatu, kandi mu myaka itandatu uzajye wanganya amahage y'imizabibu yawe, kandi abe ari mo usarura imyaka yabyo. Ariko umwaka wa karindwi uzajye uba isabato yo kuraza igihugu ihinga yo kuziriririzwa Uwiteka, ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y'imizabibu yawe. Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga. Cyimeza y'igihugu yo muri uwo mwaka w'isabato, ijye ibabera ibyokurya wowe n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'umukozi wawe ukorera ibihembo n'umunyamahanga ugusuhukiyeho, n'amatungo yawe n'inyamaswa zo mu gihugu cyawe. Ibyo byose cyimeza yacyo ijye ibibera ibyokurya. “Kandi ujye ubara amasabato y'imyaka arindwi, imyaka irindwi karindwi, iminsi uzamara izabe amasabato arindwi y'imyaka, ari yo myaka mirongo ine n'icyenda. Maze ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa karindwi uzajye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga, ku munsi w'impongano abe ari ho uzerereza ihembe mu gihugu cyanyu cyose. Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z'imizabibu itogoshwe. Kuko ari umwaka wa yubile ujye ubabera uwera, mujye murya cyimeza yo muri wo muyisoromye. “Muri uwo mwaka wa yubile, mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye. Kandi nugira icyo ugurisha mugenzi wawe cyangwa nugira icyo ugura kuri we, ntimukariganyane. Uko imyaka ingana ikurikiye uwa yubile, abe ari ko ugura kuri mugenzi wawe, na we akugurishe nk'uko imyaka y'amasaruro ingana. Uko ubwinshi bw'iyo myaka bungana, abe ari ko wungura igiciro, kandi uko ubuke bw'imyaka bungana, abe ari ko ugitubya, kuko umubare w'amasaruro ari wo akugurisha. Ntimukariganyane, ahubwo mutinye Imana yanyu, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ni cyo gituma mukwiriye kumvira amategeko yanjye, no kwitondera amateka yanjye mukayumvira, nuko muzaba mu gihugu amahoro. Kandi ubutaka bwacyo buzeramo imyaka muyihage, mube muri cyo amahoro. “Ariko nimuvuga muti ‘Tuzajya dutungwa n'iki mu mwaka wa karindwi, ko tutazabiba ntidusarure?’ Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu. Kandi ku mwaka wa munani muzajye mubiba murye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu. “Ubutaka ntibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukaba abasuhuke bansuhukiyeho. “Mu gihugu cya gakondo yanyu cyose, muzajye mwemera ko ubutaka bucungurwa n'uwari nyirabwo. “Mwene wanyu nakena akagura kuri gakondo ye, umucunguzi urushijeho kuba bugufi bwe aze acungure icyo mwene wabo yaguze. Umuntu nabura umucunguzi, akaba ahindutse umutunzi, akabona icyo kwicungurira, abare imyaka gakondo iyo yaguriwemo, asubize uwayiguze igisigaye ku giciro cyayo, abone uko asubira muri gakondo ye. Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n'uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n'uwo mwaka wa yubile, abone uko asubira muri gakondo ye. “Umuntu nagura inzu ye iri mu mudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye, yemererwa kuyicungura umwaka utagabanije utarashira, uwo mwaka utagabanije utarashira, yashaka yayicungura. Ariko nidacungurwa umwaka utagabanije utarashira, iyo nzu iri mu mudugudu ugoswe n'inkike izabe ikunguranijwe n'uwayiguze ibe iye mu bihe byabo byose, ntizakomōrwe n'umwaka wa yubile. Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n'inkike, azahwanye n'imirima y'imusozi yacungurwa, kandi azakomorwe n'umwaka wa yubile. Ariko imidugudu y'Abalewi si ko imeze: amazu yo mu midugudu ya gakondo y'Abalewi bemererwa kuyacungura igihe cyose. Umwe mu Balewi nadacungura inzu, iyo nzu yaguzwe yo mu mudugudu wa gakondo ye izakomōrwe n'umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu midugudu y'Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli. Ariko imirima igose imidugudu y'Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y'iteka ryose. “Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n'intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk'umunyamahanga n'umusuhuke ugusuhukiyeho. Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana nawe. Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngo uzamwake ibirenze. Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kubaha igihugu cy'i Kanāni, nkababera Imana. “Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk'imbata, ahubwo abane nawe nk'umukozi wawe ukorera ibihembo cyangwa nk'umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile. Uwo mwaka uzamukomorane n'abana be, asubire mu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza. Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata. Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwo utinye Imana yawe. Ariko imbata zawe z'abagabo n'abagore uzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo. Kandi abasuhuke babasuhukiyemo n'urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramo imbata zikaba gakondo yanyu. Muzazirage n'abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu. “Kandi umunyamahanga cyangwa umusuhuke ugusuhukiyeho nahinduka umukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n'uwo munyamahanga cyangwa umusuhuke ugusukiyeho, cyangwa n'uwo mu muryango we. Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura, cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufi wese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahinduka umukire yakwicungura. Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n'umubare w'iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk'uko ibihembo by'umukozi biri. Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubiza igiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe. Niba imyaka yo kugeza ku wa yubile hasigaye mike ayibarire uwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubiza igiciro kimucunguza. Abane na we ameze nk'umukozi ukorera ibihembo by'umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe. Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo, umwaka wa yubile uzamukomorane n'abana be. Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu. “Ntimukareme ibigirwamana by'ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y'amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubahe Ahera hanjye. Ndi Uwiteka. “Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira, nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo. Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry'inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro. “Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari nta wubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z'inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu. Muzirukana ababisha banyu, bagushirizwe n'inkota imbere yanyu. Abatanu muri mwe bazirukana ijana, ijana muri mwe bazirukana abantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n'inkota imbere yanyu. Nzabitaho mbororotse mbagwize, nkomeze isezerano ryanjye namwe. Muzarya ibigugu bya kera, mudahe ibigugu kugira ngo mubone aho muhunika ibishya. Nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga. Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mutaba abaretwa babo, nabatuye umutwaro wabahetamishaga mbagendesha mwemye. “Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose, kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye, nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n'ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya. Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n'ababisha banyu, muzatwarwa n'abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana. “Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu. Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry'iwanyu nk'icyuma, n'ubutaka bwanyu nk'imiringa. Amaboko yanyu azapfa ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo. “Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n'ibyaha byanyu. Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe. “Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye, nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandi ubwanjye nzabakubita karindwi mbahora ibyaha byanyu. Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu midugudu yanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu. Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije. “Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye, nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi. Muzarya inyama z'abahungu banyu n'iz'abakobwa banyu, muzazirya. Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by'ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka. Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n'impumuro y'ibyo munyosereza. Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo. Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka. Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy'ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo. Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhuka kitajyaga kiruhuka mukikibamo. “Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by'ababisha babo, bazakangwa n'ikibabi kijyanwa n'umuyaga, bahunge nk'uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye. Bazagwana hejuru nk'abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere. Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy'ababisha banyu kizabamara. Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by'ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruza kuzatuma basogobera nka bo. “Bazavuga gukiranirwa kwabo n'ukwa ba sekuruza, ni ko bicumuro bancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy'ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk'imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo, ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n'iryo nasezeranye na Isaka, n'iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka. Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye. Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo. Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y'abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.” Ayo ni yo mategeko n'amateka n'ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n'Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Umuntu nahigura umuhigo, niba ari uwo guhonga abantu, bazaba ab'Uwiteka, bacunguzwe igiciro uzacira. Umugabo uhereye ku myaka makumyabiri avutse, akageza ku myaka mirongo itandatu, ujye umucira shekeli z'ifeza mirongo itanu, zigezwe ku y'Ahera. “Umukobwa cyangwa umugore ujye umucira shekeli mirongo itatu. “Umuhungu uhereye ku myaka itanu akageza ku myaka makumyabiri ujye umucira shekeli makumyabiri, umukobwa ujye umucira icumi. “Umuhungu uhereye ku kwezi kumwe akageza ku myaka itanu ujye umucira shekeli z'ifeza eshanu, umukobwa ujye umucira shekeli z'ifeza eshatu. “Umugabo usagije imyaka mirongo itandatu ujye umucira shekeli cumi n'eshanu, umugore ujye umucira shekeli cumi. “Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyo uwahize ashobora gutanga. “Niba ari itungo yahize ryo mu moko batambira Uwiteka, iryo muri ayo moko ryose umuntu ahaye Uwiteka rizaba iryera. Ntakarihindure, ntakarigurane iryiza mu cyimbo cy'iribi cyangwa iribi mu cyimbo cy'iryiza, yagurana itungo irindi, iryo yahize n'ingurane yaryo yombi azaba ayera. Kandi niba yahize itungo rizira cyangwa inyamaswa izira, icyo badatambira Uwiteka agishyire umutambyi, uwo mutambyi agicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububi bwacyo, igiciro umutambyi agiciriye abe ari cyo kiba igiciro cyacyo. Ariko uwagihize nashaka kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye igice cyacyo cya gatanu. “Kandi umuntu niyereza Uwiteka inzu ye, umutambyi ayicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububi bwayo, igiciro umutambyi ayiciriye abe ari cyo gihama. Kandi uwayejeje nashaka kuyicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ibone kuba iye. “Kandi umuntu niyereza Uwiteka igice cy'umurima wo muri gakondo ye, igiciro uzacira kizatangwe n'ubwinshi bw'imbuto zibibwamo, urugero rwa homeru rw'imbuto za sayiri rucirwe shekeli z'ifeza mirongo itanu. Niyereza Uwiteka umurima we ahereye ku mwaka wa yubile, icyo giciro uciriye gihame. Ariko namwereza umurima we hanyuma y'uwo mwaka wa yubile, umutambyi ahabwe ibiguzi n'umubare w'imyaka isigaye hagataha undi mwaka wa yubile, nuko ucire igiciro kigabanutse. Kandi uwereje Uwiteka umurima nashaka kuwicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ubone kuba uwe bwite. Ariko nadashaka kwicungurira uwo murima, cyangwa naba awugurishije undi, ntiwacungurwa ukundi, ahubwo uwo murima nukomōrwa n'umwaka wa yubile, uzaba uwera w'Uwiteka nk'uwahonzwe, uzabe gakondo y'umutambyi. “Kandi umuntu niyereza Uwiteka umurima yaguze atari uwo muri gakondo ye, umutambyi amucirire igiciro gitangwa n'umubare w'imyaka isigaye hagataha uwa yubile, atange kuri uwo munsi igiciro waciriye nk'icyerejwe Uwiteka. Kandi mu mwaka wa yubile, uzasubiranwe n'uwo yawuguzeho, nyiri gakondo y'uwo murima. “Kandi igiciro cyose uzajya ucira kijye kiba shekeli zigezwe ku y'Ahera: gera makumyabiri zibe shekeli imwe. “Keretse uburiza bw'amatungo busanzwe ari ubw'Uwiteka kuko ari uburiza, ntihakagire umuntu ubweza naho bwaba ubw'inka cyangwa ubw'intama, ni ubw'Uwiteka. Nibuba ubw'itungo rizira, abucunguze igiciro uzacira, akigeretseho igice cyacyo cya gatanu. Niridacungurwa, rigurwe igiciro uciriye. “Ariko ituro umuntu atura Uwiteka burundu mu byo afite byose, naho ari umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima wo muri gakondo ye, ntihakagire ituro bene iryo rigurwa cyangwa ricungurwa, ituro ry'impezi nk'iryo ni iryera cyane ry'Uwiteka. Ntihakagire umuntu utuwe burundu ucungurwa, ahubwo akwiriye gupfa. “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z'ibiti, kimwe mu icumi ni icy'Uwiteka. Ni icyera cy'Uwiteka. Umuntu nashaka kwicungurira icyo muri kimwe mu icumi akwiriye gutanga, akigerekeho igice cyacyo cya gatanu. Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, muzinyura munsi y'inkoni bazibarisha zose, imwe mu icumi ijye iba iyera y'Uwiteka. Umuntu ntakayitegereze ko ari nziza cyangwa ko ari mbi ntakayigurane indi, nayigurana, iyo n'ingurane yayo zombi zizabe izera kandi ntigacungurwe.” Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli. Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry'ibonaniro, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati “Mubare umubare w'iteraniro ry'Abisirayeli ryose nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y'abagabo bose umwe umwe. Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri. Mufatanye n'umuntu wo mu muryango wose w'umutware w'inzu ya ba sekuru. “Aya ni yo mazina y'abantu bakwiriye guhagararana namwe:mu Barubeni ni Elisuri mwene Shedewuri; mu Basimeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi; mu Bayuda ni Nahashoni mwene Aminadabu; mu Bisakari ni Netanēli mwene Suwari; mu Bazebuluni ni Eliyabu mwene Heloni; mu Bayosefu ni Elishama mwene Amihudi wo mu Befurayimu, na Gamaliyeli mwene Pedasuri wo mu Bamanase; mu Babenyamini ni Abidani mwene Gideyoni; mu Badani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi; mu Bashēri ni Pagiyeli mwene Okirani; mu Bagadi ni Eliyasafu mwene Deweli; mu Banafutali ni Ahira mwene Enani.” Abo ni bo bajya bahamagarwa mu iteraniro, ni bo batware b'imiryango ya ba sekuruza, ni bo bategeka b'ibihumbi by'Abisirayeli. Mose na Aroni bajyana abo bantu bavuzwe amazina, bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri. Amavuko y'abantu yandikwa nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y'abamaze imyaka makumyabiri n'isāga. Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayu bwa Sinayi. Bandika amavuko y'Abarubeni imfura ya Isirayeli nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Rubeni baba inzovu enye n'ibihumbi bitandatu na magana atanu. Bandika amavuko y'Abasimeyoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n'ibihumbi cyenda na magana atatu. Bandika amavuko y'Abagadi nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Gadi baba inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu. Bandika amavuko y'Abayuda nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Yuda baba inzovu ndwi n'ibihumbi bine na magana atandatu. Bandika amavuko y'Abisakari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Isakari baba inzovu eshanu n'ibihumbi bine na magana ane. Bandika amavuko y'Abazebuluni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Zebuluni baba inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana ane. Mu Bayosefu bandika amavuko y'Abefurayimu nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Efurayimu baba inzovu enye na magana atanu. Bandika amavuko y'Abamanase nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Manase baba inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana abiri. Bandika amavuko y'Ababenyamini nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Benyamini baba inzovu eshatu n'ibihumbi bitanu na magana ane. Bandika amavuko y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Dani baba inzovu esheshatu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi. Bandika amavuko y'Abashēri nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Asheri baba inzovu enye n'igihumbi na magana atanu. Bandika amavuko y'Abanafutali nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. Ababazwe bo mu muryango wa Nafutali baba inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane. Abo ni bo babazwe na Mose na Aroni na ba batware b'Abisirayeli uko ari cumi na babiri, umuntu umwe wo mu nzu ya ba sekuru yose. Nuko ababazwe bose bo mu Bisirayeli nk'uko amazu ya ba sekuru ari, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli babasha gutabara bose; ababazwe bose baba uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Abalewi nk'uko umuryango wa ba sekuru uri, ntibarakabaranwa na bo, kuko Uwiteka yabwiye Mose ati “Ariko uwo muryango wa Lewi wo ntuzawubare, ntubarane umubare wabo n'Abisirayeli bandi. Ahubwo Abalewi ubagire abarinzi b'ubuturo bw'Ibihamya, n'ab'ibintu byo muri bwo byose, n'ab'ibyabwo byose. Bajye baremērwa ubwo buturo n'ibintu byo muri bwo bwose, abe ari bo bajya bakoreramo imirimo, bajye babugotesha amahema yabo. Kandi uko ubwo buturo buhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiye kubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe. Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy'amahema y'ababo, umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo nk'uko imitwe yabo iri. Ariko Abalewi bakikize amahema yabo ubuturo bw'Ibihamya, kugira ngo umujinya utaba ku iteraniro ry'Abisirayeli. Abalewi bitondere umurimo wo kurinda ubuturo bw'Ibihamya.” Uko abe ari ko Abisirayeli bakora, uko Uwiteka yategetse Mose kose abe ari ko bakora. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo, kandi babe munsi y'utubendera tw'amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry'ibonaniro bayarigoteshe. “Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab'icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo, umutware w'Abayuda abe Nahashoni mwene Aminadabu. Umutwe we warimo abagabo inzovu ndwi n'ibihumbi bine na magana atandatu nk'uko babazwe. Ab'umuryango wa Isakari abe ari bo bahererana na bo, umutware w'Abisakari abe Netanēli mwene Suwari. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi bine na magana ane nk'uko babazwe. Bahererwe n'ab'umuryango wa Zebuluni, umutware w'Abazebuluni abe Eliyabu mwene Heloni. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana ane nk'uko babazwe. Ababazwe bo mu cyiciro cya Yuda bose bari abagabo agahumbi n'inzovu munani n'ibihumbi bitandatu na magana ane nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya babanza guhaguruka. “Mu ruhande rw'ikusi hajye haba icyiciro cya Rubeni kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo, umutware w'Abarubeni abe Elisuri mwene Shedewuri. Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'ibihumbi bitandatu na magana atanu nk'uko babazwe. Ab'umuryango wa Simiyoni abe ari bo bahererana na bo, umutware w'Abasimeyoni abe Shelumiyeli mwene Surishadayi. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi cyenda na magana atatu nk'uko babazwe. Bahererwe n'ab'umuryango wa Gadi, umutware w'Abagadi abe Eliyasafu mwene Deweli. Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu nk'uko babazwe. Ababazwe bo mu cyiciro cya Rubeni bose bari abagabo agahumbi n'inzovu eshanu n'igihumbi na magana ane na mirongo itanu nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba kabiri mu ihaguruka. “Maze ihema ry'ibonaniro rijye rihagurukana n'icyiciro cy'Abalewi kigenda hagati y'ibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n'amabendera y'ababo. “Mu ruhande rw'iburengerazuba hajye haba icyiciro cya Efurayimu, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo, umutware w'Abefurayimu abe Elishama mwene Amihudi. Umutwe we warimo abagabo inzovu enye na magana atanu nk'uko babazwe. Ab'umuryango wa Manase abe ari bo bahererana na bo, umutware w'Abamanase abe Gamaliyeli mwene Pedasuri. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana abiri nk'uko babazwe. Bahererwe n'ab'umuryango wa Benyamini, umutware w'Ababenyamini abe Abidani mwene Gideyoni. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n'ibihumbi bitanu na magana ane nk'uko babazwe. Ababazwe bo mu cyiciro cya Efurayimu bose, bari abagabo agahumbi n'ibihumbi munani n'ijana nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba gatatu mu ihaguruka. “Mu ruhande rw'ikasikazi hajye haba icyiciro cya Dani, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo, umutware w'Abadani abe Ahiyezeri mwene Amishadayi. Umutwe we warimo abagabo inzovu esheshatu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi nk'uko babazwe. Ab'umuryango wa Asheri abe ari bo bahererana na bo, umutware w'Abashēri abe Pagiyeli mwene Okirani. Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'igihumbi na magana atanu nk'uko babazwe. Bahererwe n'ab'umuryango wa Nafutali, umutware w'Abanafutali abe Ahira mwene Enani. Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane nk'uko babazwe. Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye n'amabendera y'ababo.” Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk'uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk'uko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Ariko Abalewi ntibabaranwa n'Abisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose. Uko abe ari ko Abisirayeli bakora. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, abe ari ko babamba amahema yabo bahereranye n'amabendera y'ababo, kandi uko abe ari ko bahaguruka, umuntu wese mu muryango we no mu nzu ya ba sekuru. Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi. Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari. Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwiteka umurimo w'ubutambyi. Nadabu na Abihu bapfiriye imbere y'Uwiteka, ubwo boserezaga umuriro udakwiriye imbere ye mu butayu bwa Sinayi, bapfa bucike. Eleyazari na Itamari bagakorera Uwiteka umurimo w'ubutambyi imbere ya Aroni se. Uwiteka abwira Mose ati “Igiza hafi ab'umuryango wa Lewi, ubashyire imbere ya Aroni umutambyi, kugira ngo bajye bamukorera. Barindire imbere y'ihema ry'ibonaniro iby'uwo yarindishijwe n'iby'iteraniro ryose ryarindishijwe, bajye bakora imirimo yo mu buturo bwera. Barinde ibintu byose byo mu ihema ry'ibonaniro n'iby'Abisirayeli barindishijwe, bajye bakora imirimo yo muri ubwo buturo. Nuko Abalewi uzabahe Aroni n'abana be, Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy'Abisirayeli. Uzashyirireho Aroni n'abana be kwitondera imirimo y'ubutambyi bwabo, utari uwo muri bo wigirira hafi kubyishyiramo yicwe.” Uwiteka abwira Mose ati “Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy'abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye. Kuko abana b'imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b'imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli n'uburiza bw'amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.” Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati “Bara Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri, ubare abahungu n'abagabo bose, uhereye ku bana bamaze ukwezi bavutse.” Mose yumvira ijambo ry'Uwiteka, ababara uko yategetswe. Aba ni bo bana ba Lewi uko bitwa: Gerushoni na Kohati na Merari. Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni nk'uko imiryango yabo iri: Libuni na Shimeyi. Aba ni bo bene Kohati nk'uko imiryango yabo iri: Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli. Aba ni bo bene Merari nk'uko imiryango yabo iri: Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari. Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abalibuni n'uw'Abashimeyi. Iyo ni yo miryango y'Abagerushoni. Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu. Imiryango y'Abagerushoni ijye ibamba amahema yayo aho ubuturo bwera buteye ibitugu, mu ruhande rw'iburengerazuba. Umutware w'inzu ya ba sekuru y'Abagerushoni abe Eliyasafu mwene Layeli. Iby'ihema ry'ibonaniro Abagerushoni barindishwa, bibe ubuturo n'ihema n'ikirisakara, n'umwenda ukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro, n'imyenda ikinzwe y'urugo, n'umwenda ukinga irembo ry'urwo rugo rugota ubuturo n'igicaniro, n'imigozi yose ikoreshwa imirimo y'ubuturo. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abamuramu n'uw'Abisuhari, n'uw'Abaheburoni n'uw'Abuziyeli. Iyo ni yo miryango y'Abakohati. Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi munani na magana atandatu, barindishijwe iby'Ahera. Imiryango y'Abakohati ijye ibamba amahema yayo mu ruhande rw'ubuturo rw'ikusi. Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abakohati abe Elisafani mwene Uziyeli. Ibyo barindishwa bibe isanduku yera n'ameza, n'igitereko cy'amatabaza n'ibicaniro, n'ibintu by'Ahera bakoresha, n'umwenda ukingiriza Ahera, n'ibifatanye na wo byose. Eleyazari mwene Aroni abe umutware utwara abatware b'Abalewi, ajye akoresha abarindishijwe iby'Ahera. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamahali n'uw'Abamushi. Iyo ni yo miryango y'Abamerari. Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri. Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abamerari ni Suriyeli mwene Abihayili. Bajye babamba amahema yabo mu ruhande rw'ikasikazi rw'ubuturo bwera. Umurimo Abamerari bategekwa ube uwo kurinda imbaho z'imiganda y'ubuturo, n'imbumbe zabwo n'inkingi zabwo, n'imyobo zishingwamo, n'ibintu byabwo byose, n'ibifatanye na byo byose, n'inkingi z'urugo rubugose n'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo. Mose na Aroni n'abana be, abe ari bo babamba amahema yabo imbere y'ubuturo mu ruhande rw'iburasirazuba, imbere y'ihema ry'ibonaniro ahagana aho izuba rirasira, barinde Ahera mu cyimbo cy'Abisirayeli baharindishijwe. Utari uwo muri bo wigira hafi yicwe. Ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni babaze babitegetswe n'Uwiteka nk'uko imiryango yabo iri, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. Uwiteka abwira Mose ati “Bara abahungu b'imfura bose b'Abisirayeli, uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike umubare w'amazina yabo. Jyewe Uwiteka untoranirize Abalewi, babe ingurane z'imfura zose z'Abisirayeli, kandi umpe n'amatungo y'Abalewi, abe ingurane z'uburiza bw'amatungo y'Abisirayeli bwose.” Mose abara imfura zose z'Abisirayeli uko Uwiteka yamutegetse. Abahungu b'imfura bose babazwe bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, umubare w'amazina yabo uba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu. Uwiteka abwira Mose ati “Tora Abalewi babe ingurane z'imfura z'Abisirayeli, utore n'amatungo y'Abalewi abe ingurane z'amatungo yabo. Abalewi babe ingurane z'amatungo yabo, Abalewi babe abanjye. Ndi Uwiteka. Kandi kugira ngo imfura z'Abisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n'eshatu, zisāze umubare w'Abalewi zicungurwe, ubake shekeli eshanu z'imfura imwe, uzende zigezwe kuri shekeli y'Ahera. Ni yo gera makumyabiri. Uhe Aroni n'abana be ifeza z'incungu z'izo mpfura zisāzeho.” Mose yaka ifeza z'incungu imfura zisāze ku zacunguwe n'Abalewi. Ifeza yatse izo mpfura z'Abisirayeli ziba shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo irindwi n'eshanu zigezwe ku y'Ahera. Izo feza z'incungu Mose aziha Aroni n'abana be uko ijambo ry'Uwiteka ryategetse, uko Uwiteka yategetse Mose. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Bara umubare w'Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose. Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry'ibonaniro. Ni iy'ibyera cyane. “Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n'abana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y'Ibihamya, bawutwikireho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda w'umukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo. “Kandi ameza y'imitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda w'umukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani n'udukombe, n'imperezo n'ibikombe byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, kandi n'iyo mitsima itaburaho na yo iwubeho. Babirambureho umwenda w'umuhemba, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by'ayo meza. “Bende umwenda w'umukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy'amatabaza n'amatabaza yacyo, n'icyuma cyacyo gikuraho ibishirira, n'udusahani dushyirwaho ibishirira, n'ibisukisho by'amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo, bagihambirane n'ibintu byacyo byose mu gicirane cy'impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk'ingobyi. “Igicaniro cy'izahabu bakirambureho umwenda w'umukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo. Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w'umukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cy'impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk'ingobyi. Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda w'umuhengeri, bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w'amakara, n'ibyuma by'ingobe byarura inyama, n'ibintu bayoza ivu, n'inzabya n'ibintu by'igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy'impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo. Aroni n'abana be nibamara gutwikīra iby'Ahera n'ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry'ibonaniro. “Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy'amatabaza, n'umubavu mwiza w'ikivange, n'ituro ry'ifu ritaburaho, n'amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n'ubuturo bwera bwose n'ibiburimo byose, Ahera n'ibintu byaho.” Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Umuryango w'Abakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi, ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n'abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n'icyo aremērwa. Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n'akanya nk'ako kumiraza badapfa.” Uwiteka abwira Mose ati “Bara umubare w'Abagerushoni na bo nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri, ubare abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose. Iyi abe ari yo mirimo imiryango y'Abagerushoni bakwiriye gukora, n'ibyo bakwiriye kuremērwa. Bajye baremērwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, n'ihema ry'ibonaniro n'ikirisakara, n'igicirane cy'impu za tahashi gisakara hejuru y'icyo, n'umwenda ukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro, n'imyenda ikinzwe y'urugo rw'ubwo buturo, n'umwenda ukinga irembo ry'urwo rugo rugota ubuturo n'igicaniro, n'imigozi yabyo n'ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose. Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n'abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose. Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abagerushoni yo mu ihema ry'ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi. “Abamerari ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, ubare abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose. Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro yose: imbaho z'imiganda y'ubuturo bwera n'imbumbe zazo, n'inkingi zazo n'imyobo zishingwamo, n'inkingi z'urugo rubugota n'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo, n'ibintu bifatanye na byo byose, n'ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa. Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry'ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.” Mose na Aroni n'abatware b'iteraniro babara Abakohati nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari. Babara abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose. Ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu. Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abakohati, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose. Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, bari abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose, ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu. Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abagerushoni, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse. Kandi ababazwe bo mu miryango y'Abamerari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, bari abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose, ababazwe bo muri bo bose nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri. Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose. Uyu ni wo mubare w'ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n'abatware b'Abisirayeli babaze nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, basāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukora umurimo wose wo mu ihema ry'ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo. Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munani na magana atanu na mirongo inani. Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarisha umuntu wese nk'uko umurimo we uri, nk'uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese. Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.” Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore nakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho n'urubanza, yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijeho urubanza, akirihe uwo yacumuyeho kitagabanije, kandi yongereho ikingana n'igice cyacyo cya gatanu. Ariko niba uwo muntu yacumuyeho atasize mwene wabo wa bugufi wariho icyashyirishije kuri wa wundi urubanza, Uwiteka abe ari we ukirihwa gihabwe umutambyi, cyongerweho isekurume y'intama y'impongano bamuhongerera. Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera by'Abisirayeli bashyira umutambyi, rizabe irye bwite. Ibyera umuntu wese yejeje bizabe iby'umutambyi bwite, icyo umuntu aha umutambyi cyose kizabe icye bwite.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugore w'umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana n'uwo, umugabo we ntabimenye bigahishwa, uwo mugore akaba yanduye ntihabe umushinja, ntabe afashwe akibikora, umugabo we agafatwa n'ifuhe agafuhira umugore we yanduye, cyangwa yafatwa n'ifuhe agafuhira umugore we atanduye koko, nuko uwo mugabo ashyire umutambyi umugore we, amumushyirane n'ituro amutangiriye ry'igice cya cumi cya efa y'ifu ya sayiri. Ntakayisukeho amavuta ya elayo, ntakayishyireho umubavu, kuko ari ituro ry'ifu riturishwa n'ifuhe, ituro ry'urwibutso rwibutsa gukiranirwa. “ ‘Umutambyi yigize uwo mugore hafi, amushyire imbere y'Uwiteka. Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cy'ibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturo bwera, awushyire muri ayo mazi. Ashyire uwo mugore imbere y'Uwiteka, amutendeze umusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry'urwibutso, ituro riturishwa n'ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, atera umuvumo, maze arahize uwo mugore amutongera ati: Niba ari nta mugabo mwasambanye, kandi niba utahindukiriye undi ngo wiyanduze ugitegekwa n'umugabo wawe, aya mazi asharira atera umuvumo ye kugira icyo agutwara. Ariko niba warahindukiriye undi ugitegekwa n'umugabo wawe nukaba wanduye, hakagira uwo mwaryamanye atari umugabo wawe, maze uwo mutambyi arahize uwo mugore indahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukano n'indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe. Kandi aya mazi atera umuvumo ari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe.“ ‘Uwo mugore yikirize ati “Amen, Amen.” “ ‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira. Anyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire. Umutambyi akure rya turo ry'ifu riturishwa n'ifuhe ku mashyi y'uwo mugore, arizungurize imbere y'Uwiteka, arijyane ku gicaniro. Yende kuri iryo turo iryuzuye urushyi, ribe urwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugore ya mazi. Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuye ku mugabo we, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugore ahinduke intukano mu bwoko bwe. Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuza gusama inda. “ ‘Iryo ni ryo tegeko ry'ifuhe, ku mugore ugitegekwa n'umugabo we agahindukirira undi, akaba yanduye, no ku mugabo ufatwa n'ifuhe agafuhira umugore we. Ashyire uwo mugore imbere y'Uwiteka, umutambyi amugirire ibitegekwa n'iryo tegeko byose. Ni bwo uwo mugabo azaba akuweho gukiranirwa, umugore akaba ari we ugibwaho no gukiranirwa kwe.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri, ngo yiyereze Uwiteka, yitandukanye na vino n'ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w'igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by'uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye. Mu minsi yose y'ubunaziri bwe ntakarye ikintu cyose cyavuye ku muzabibu, naho kaba akabuto k'imbere y'inzabibu cyangwa igishishwa cyayo. “ ‘Mu minsi yose y'umuhigo w'ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k'Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire. Mu minsi yose yo kwera k'Uwiteka kwe, ntakegere intumbi. Ntakihumanishe urupfu rwa se cyangwa rwa nyina, cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we, kuko kwiyereza Imana kwe kuri ku mutwe we. Mu minsi y'ubunaziri bwe yose, ahore ari uwerejwe Uwiteka. “ ‘Kandi nihagira umuntu upfa akanuka ari iruhande rwe, akanduza kwera kwe, aziyogosheshe ku munsi wo guhumanuka kwe, umunsi wa karindwi abe ari ho yiyogoshesha. Ku wa munani azane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by'inuma bibiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abihe umutambyi. Maze umutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa, amuhongerere impongano y'icyaha ya ntumbi yamuzaniye, amweze umutwe kuri uwo munsi. Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y'ubunaziri bwe: azane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo gukuraho urubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa, kuko ubunaziri bwe bwahumanijwe. “ ‘Iri ni ryo tegeko ry'Umunaziri rimutegeka, namara kurangiza iminsi y'ubunaziri bwe. Azanwe ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, atambire Uwiteka ibitambo bye: umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo koswa, n'uw'umwagazi utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo gutambira ibyaha, n'isekurume y'intama idafite inenge ho igitambo cy'uko ari amahoro, n'icyibo cy'imitsima itasembuwe, n'udutsima tw'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango dusizweho amavuta ya elayo, bitambanwe n'ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa yo kuri byo. “ ‘Umutambyi abimurike imbere y'Uwiteka, atambire uwo muntu icyo gitambo gitambirwa ibyaha n'icyoswa. Kandi atambire Uwiteka n'iyo sekurume y'intama ho igitambo cy'uko uwo muntu ari amahoro, aturane na yo ya mitsima itasembuwe yo muri cya cyibo, kandi umutambyi aturane na byo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa ryo kuri byo. Uwo Munaziri yiyogosheshereze umutwe we wejejwe ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Yende umusatsi wari ku mutwe we wejejwe, awushyire mu muriro uri munsi ya cya gitambo cy'uko ari amahoro. “ ‘Umutambyi yende urushyi rw'ukuboko rutetse rwa ya sekurume, n'umutsima umwe utasembuwe wo muri cya cyibo, n'agatsima kamwe katasembuwe gasa n'ibango, abishyire ku mashyi y'uwo Munaziri amaze kwiyogoshesha umutwe we wejejwe. Umutambyi abizungurize imbere y'Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Iryo ni ituro ryera, ni umwanya w'umutambyi hamwe n'inkoro ijungujwe n'urushyi rw'ukuboko rwererejwe. Ibyo birangiye Umunaziri abone kunywa vino. “ ‘Iryo ni ryo tegeko ry'uhiga umuhigo w'ubunaziri, n'iry'amaturo aturira Uwiteka ubunaziri bwe, utabariyeho ibyo yabasha gutura adategetswe. Umuhigo yahize awuhigure uko itegeko ry'ubunaziri bwe ritegeka.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni n'abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeli umugisha, muti: Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’ “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.” Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n'ibintu byo muri bwo byose, n'igicaniro n'ibintu byacyo byose -- ibyo na byo yarabisīze arabyeza -- kuri uwo munsi abatware b'Abisirayeli, abatware b'amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b'imiryango babarishaga ababazwe. Bazana amaturo yabo imbere y'Uwiteka: amagare atandatu yaremwe nk'ingobyi n'inka cumi n'ebyiri, igare risangirwa n'abatware babiri, bityo bityo. Inka iturwa n'umutware umwe, n'indi undi, bityo bityo. Babimurika imbere y'ubuturo bwera. Uwiteka abwira Mose ati “Wemere ibyo batuye bikoreshwe imirimo y'iby'ihema ry'ibonaniro, ubihe Abalewi nk'uko imirimo yabo iri.” Mose yakira ayo magare n'izo nka, abiha Abalewi. Amagare abiri n'inka enye abiha Abagerushoni nk'uko imirimo yabo iri. Amagare ane n'inka munani abiha Abamerari nk'uko imirimo yabo iri, bategekwa na Itamari mwene Aroni umutambyi. Ariko Abakohati ntiyagira icyo abaha kuko imirimo yo kuremērwa iby'Ahera yari iyabo, bakabiremērwa ku ntugu. Kandi ba batware batura amaturo yo kweza igicaniro ku munsi cyasīgiwe, bayaturira imbere y'igicaniro. Uwiteka abwira Mose ati “Bajye batura amaturo yabo yo kweza igicaniro, umutware wese ku murambi we.” Uwatuye amaturo ye ku murambi wa mbere ni Nahashoni mwene Aminadabu, wo mu muryango wa Yuda, amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Nahashoni mwene Aminadabu. Ku murambi wa kabiri, Netanēli mwene Suwari umutware w'Abisakari, ni we watuye amaturo. Amaturo yatuye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Netanēli mwene Suwari. Ku murambi wa gatatu, Eliyabu mwene Heloni umutware w'Abazebuluni, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyabu mwene Heloni. Ku murambi wa kane, Elisuri mwene Shedewuri umutware w'Abarubeni, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elisuri mwene Shedewuri. Ku murambi wa gatanu, Shelumiyeli mwene Surishadayi umutware w'Abasimeyoni, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Shelumiyeli mwene Surishadayi. Ku murambi wa gatandatu, Eliyasafu mwene Deweli umutware w'Abagadi, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyasafu mwene Deweli. Ku murambi wa karindwi, Elishama mwene Amihudi umutware w'Abefurayimu, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigeze kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elishama mwene Amihudi. Ku murambi wa munani, Gamaliyeli mwene Pedasuri umutware w'Abamanase, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Gamaliyeli mwene Pedasuri. Ku murambi wa cyenda, Abidani mwene Gideyoni umutware w'Ababenyamini, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Abidani mwene Gideyoni. Ku murambi wa cumi, Ahiyezeri mwene Amishadayi umutware w'Abadani, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahiyezeri mwene Amishadayi. Ku murambi wa cumi n'umwe, Pagiyeli mwene Okirani umutware w'Abashēri, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Pagiyeli mwene Okirani. Ku murambi wa cumi n'ibiri, Ahira mwene Enani umutware w'Abanafutali, ni we watuye amaturo. Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu, n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa, n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahira mwene Enani. Ayo ni yo yari amaturo y'abatware b'Abisirayeli yo kwezwa kw'igicaniro ku munsi cyasīgiwe: amasahani y'ifeza cumi n'abiri, n'inzabya z'ifeza cumi n'ebyiri, n'udukombe tw'izahabu cumi na tubiri. Kuremēra kw'isahani y'ifeza yose kwari shekeli ijana na mirongo itatu, uk'urwabya rwose kwari shekeli mirongo irindwi. Ifeza z'ibyo bintu zose ziremēra shekeli ibihumbi bibiri na magana ane zigezwe ku y'Ahera. Kandi utwo dukombe tw'izahabu twuzuye imibavu, kamwe karemēra shekeli cumi bityo bityo, zigezwe ku y'Ahera. Izahabu z'utwo dukombe zose ziremēra shekeli ijana na makumyabiri. Amatungo yose y'ibitambo byo koswa yari ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurume y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama b'amasekurume bataramara umwaka cumi na babiri, byatambanywe n'amaturo y'ifu yo kuri byo; amasekurume y'ihene yo gutambirwa ibyaha yari cumi n'abiri. Amatungo yose y'ibitambo by'uko bari amahoro yari amapfizi makumyabiri n'ane, n'amasekurume y'intama mirongo itandatu n'ay'ihene mirongo itandatu, n'abana b'intama b'amasekurume bataramara umwaka mirongo itandatu. Ayo ni yo yari amaturo yo kwezwa kw'igicaniro kimaze gusīgwa. Mose yinjiye mu ihema ry'ibonaniro kuvugana n'Uwiteka, yumva ijwi rimubwira rituruka hejuru y'intebe y'ihongerero yo ku isanduku y'Ibihamya, hagati ya ba bakerubi bombi. Avugana n'Uwiteka. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ” Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose. Uku ni ko kuremwa kw'icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n'uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha. Uwiteka abwira Mose ati “Robanura Abalewi mu Bisirayeli ubahumanure. Ubagenzereze utya kugira ngo ubahumanure: ubamisheho amazi y'impongano y'ibyaha, biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo bihumanure. Maze bende ikimasa cy'umusore, n'ituro ryo guturanwa na cyo ry'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, wende n'ikimasa cy'umusore kindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha. Umurike Abalewi imbere y'ihema ry'ibonaniro, uteranye iteraniro ry'Abisirayeli ryose. Umurike Abalewi imbere y'Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza. Aroni azungurize Abalewi imbere y'Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy'Abisirayeli, babe abo gukora umurimo w'Uwiteka. Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z'ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n'ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi. “Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n'abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka. Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n'Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye. Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry'ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe, kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy'abana b'uburiza bose, imfura z'Abisirayeli zose. Kuko uburiza bw'Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw'abantu n'ubw'amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose. None ntoye Abalewi mu cyimbo cy'imfura z'Abisirayeli zose. Kandi nahereye Aroni n'abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry'ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n'umuze, nibigira hafi y'Ahera.” Uko ni ko Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza. Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y'Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura. Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro imbere ya Aroni n'abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi, abe ari ko babagenza. Uwiteka abwira Mose ati “Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y'ubukuru makumyabiri n'itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw'ihema ry'ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo. Nibamara imyaka y'ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije. Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry'ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by'imirimo yabo.” Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe. Ku munsi wa cumi n'ine w'uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk'uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n'imigenzo yayo mwabwirijwe yose.” Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika. Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza. Hariho abantu bahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi, baramubwira bati “Twahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n'Abisirayeli bandi?” Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n'intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika. Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n'imboga zisharira, he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza. Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n'icyaha cye. “ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n'imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ” Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n'umuriro kigeza mu gitondo. Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n'umuriro. Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema. Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema. Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende. Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry'Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa. Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka. Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda. Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n'ayo guhagurutsa ab'ibyiciro by'amahema. Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b'ibihumbi by'Abisirayeli bajye baguteraniraho. Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'iburasirazuba bijye bihaguruka. Nimwongera kuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'ikusi bijye bihaguruka. Ijwi rirenga bajye barivugiriza kubahagurutsa. Ariko nimushaka guteranya iteraniro mujye muvuza ayo makondera, ariko ntimukayavuze ijwi rirenga rirandaze. “Bene Aroni abatambyi bajye bavuza ayo makondera, bibabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Kandi nimutabara mu gihugu cyanyu gutera ababisha babagirira nabi, muzajye muvuza ayo makondera ijwi rirenga rirandaze. Nuko muzibukwa n'Uwiteka Imana yanyu, mukizwe ababisha banyu. Kandi mu gihe cy'umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z'amezi yanyu, mujye muvuza ayo makondera mu itamba ry'ibitambo byanyu by'uko muri amahoro, nuko azababera urwibutso rubibukisha imbere y'Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturo bw'Ibihamya. Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi, bakurikije ibyo bari bategetswe by'urugendo, icyo gicu gihagarara mu butayu bwa Parani. Uko ni ko guhaguruka kwabo kwa mbere, bagenda uko bategekewe n'Uwiteka mu kanwa ka Mose. Habanza guhaguruka ibendera ry'icyiciro cy'Abayuda nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abayuda yari Nahashoni mwene Aminadabu. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abisakari yari Netanēli mwene Suwari. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abazebuluni yari Eliyabu mwene Heloni. Ubuturo bwera burashingurwa, Abagerushoni n'Abamerari bagenda baburemērewe. Ibendera ry'icyiciro cy'Abarubeni rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abarubeni yari Elisuri mwene Shedewuri. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abasimeyoni yari Shelumiyeli mwene Surishadayi. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abagadi yari Eliyasafu mwene Deweli. Abakohati bahaguruka baremērewe iby'Ahera, basanga ubuturo bamaze kubushinga. Ibendera ry'icyiciro cy'Abefurayimu rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abefurayimu yari Elishama mwene Amihudi. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abamanase yari Gamaliyeli mwene Pedasuri. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Ababenyamini yari Abidani mwene Gideyoni. Ibendera ry'icyiciro cy'Abadani riba ari ryo risezera ibyiciro byose, rihaguruka nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abadani yari Ahiyezeri mwene Amishadayi. Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abashēri yari Pagiyeli mwene Okirani. Umutware w'umutwe w'Abanafutali yari Ahira mwene Enani. Uko aba ari ko Abisirayeli bakurikirana mu rugendo nk'uko imitwe yabo iri; uko aba ari ko bahaguruka. Mose abwira Hobabu mwene Reweli Umumidiyani, sebukwe wa Mose ati “Turajya mu gihugu Uwiteka yatubwiye ko azaduha. Ngwino tujyane tukugirire ibyiza, kuko Uwiteka yasezeranije kugirira Abisirayeli neza.” Aramusubiza ati “Ntituri bujyane, ahubwo ndasubira mu gihugu cyacu muri bene wacu.” Aramubwira ati “Ndakwinginze widusiga, kuko uzi yuko tugiye kujya tubamba amahema mu butayu, nawe uzaba amaso yacu. Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.” Barahaguruka bava ku musozi w'Uwiteka bagenda urugendo rw'iminsi itatu, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ibajya imbere, igenda urugendo rw'iminsi itatu ibashakira aho gusibira. Cya gicu cy'Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukaga bakabambūra. Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.” Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukira inzovu z'ibihumbi by'Abisirayeli.” Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w'Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry'amagando yabo. Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima. Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w'Uwiteka wicānye muri bo. Abanyamahanga y'ikivange bari hagati y'Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n'amadegede n'amapapayi, n'ubutunguru bw'ibibabi by'ibibati n'ubutunguru bw'ibijumba, n'udutungurucumu. Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.” Manu iyo yasaga n'utubuto tw'ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n'iy'ubushishi buva ku giti bwitwa budola. Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nk'uk'udutsima twavuganywe n'amavuta ya elayo. Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo. Mose yumva abantu barira, umuntu wese arirana n'inzu ye barira mu miryango y'amahema yabo. Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose. Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro? Nasamye inda y'ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk'uko umurezi w'umugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza? Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’? Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore. Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.” Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b'abantu koko n'abatware babo, ubazane ku ihema ry'ibonaniro bahagararaneho nawe. Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w'abantu, we kuwuheka wenyine. Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi w'ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y'Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya. Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri, ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’ ” Mose aramusubiza ati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenza uduhumbi dutandatu, umva ko uvuze uti ‘Nzabaha inyama bazirye ukwezi kose.’ Bazababagira imikumbi n'amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?” Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y'Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.” Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y'Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'abantu, abagotesha ihema ryera. Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho. Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w'abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando. Umuhungu w'umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.” Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.” Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab'ubwoko bw'Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!” Mose asubirana mu ngando n'abakuru ba Isirayeli. Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema n'impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw'umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n'intambwe enye z'intoki. Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n'undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z'ingando zabo. Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane. Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga. Abantu bahaguruka i Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi. Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw'Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva. Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose. Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry'ibonaniro.” Barasohoka uko ari batatu. Uwiteka amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara mu muryango w'Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza. Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we. Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose. Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?” Bikongereza uburakari bw'Uwiteka, aragenda. Cya gicu kiva hejuru y'Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk'urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe. Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy'icyaha twakoreshejwe n'ubupfu, tukizanira urubanza. Ndakwingize, ye kumera nk'igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.” Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.” Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n'isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y'ingando z'amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.” Bakingiranira Miriyamu inyuma y'ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa. Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani. Uwiteka abwira Mose ati “Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.” Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli. Aya ni yo mazina yabo:Mu muryango wa Rubeni hatumwa Shamuwa mwene Zakuri. Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori. Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune. Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu. Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni. Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu. Mu muryango wa Zebuluni hatumwa Gadiyeli mwene Sodi. Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi. Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali. Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli. Mu muryango wa Nafutali hatumwa Nakibi mwene Vofusi. Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki. Ayo ni yo mazina y'abantu Mose yatumye gutata icyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa. Mose abatuma gutata igihugu cy'i Kanāni, arababwira ati “Muzamukire muri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy'imisozi miremire. Mutate igihugu mumenye uko kimeze, n'abantu bagituyemo mumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi, n'igihugu batuyemo yuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n'imidugudu batuyemo uko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z'amabuye cyangwa izigoteshejwe, n'ubutaka bw'icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushire ubwoba muzane ku mbuto z'icyo gihugu.” Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza. Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n'urugabano rw'i Hamati. Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa. Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry'inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z'imitini. Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo. Bamaze gutata igihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine. Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu. Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo. Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki. Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.” Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.” Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.” Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare. Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.” Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira. Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu! Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n'inkota? Abagore bacu n'abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?” Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.” Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho. Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo, babwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy'amata n'ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk'imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.” Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Maze ubwiza bw'Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry'ibonaniro. Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n'ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo? Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.” Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe, babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwiteka ubonwa n'amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ukajya imbere yabo uri mu nkingi y'igicu ku manywa, no mu nkingi y'umuriro nijoro. None niwica ubu bwoko nk'umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati ‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’ None imbaraga z'umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk'uko wavuze uti ‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n'ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n'ubuvivi.’ Babarira gukiranirwa k'ubu bwoko nk'uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk'uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.” Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk'uko unsabye. Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n'uko isi yose izuzura icyubahiro cy'Uwiteka, kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n'ubwiza bwanjye, n'ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire. Ni ukuri ntibazabona igihugu narahiye ba sekuruza ko nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguye uzakibona, keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo. Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukire musubire mu butayu mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.” Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw'Abisirayeli banyitotombera. Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye. Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n'abayisāgije mwese mwanyitotombeye. Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni. Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze. Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu. Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu. Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’ Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.” Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y'incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera, abo bagabo babaze inkuru y'incamugongo y'icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y'Uwiteka. Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu. Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane. Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.” Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry'Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza. Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu. Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.” Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y'umusozi, ariko isanduku y'Isezerano ry'Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema. Maze Abamaleki bamanukana n'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha, mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n'umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi, uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ry'ifu ry'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo, kandi uzitegure n'igice cya kane cya hini ya vino y'ituro ry'ibyokunywa, rituranwe n'icyo gitambo cyoswa cyangwa n'igitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa n'umwana w'intama umwe. Cyangwa niba ari isekurume y'intama itambwa, uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ry'ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo, kandi ituro ry'ibyokunywa uturana na yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Kandi niwitegura ikimasa cy'igitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguza umuhigo, cyangwa cy'uko uri amahoro ngo ugitambire Uwiteka, ugitamba aturane na cyo ituro ry'ibice bya cumi bitatu bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya kabiri cya hini y'amavuta ya elayo. “ ‘Kandi ituro ry'ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n'umuriro y'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “ ‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume y'intama yose, no ku mwana w'isekurume w'intama cyangwa w'ihene wose. Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukora no ku bindi, uko bingana. Abe ari ko ba kavukire bose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe, cyangwa uzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza. Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe n'umunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumeze abe ari ko umunyamahanga amera imbere y'Uwiteka. Itegeko rimwe n'umuhango umwe mubisangire n'umunyamahanga ubasuhukiyemo.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu mbajyanamo mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa. Ku muganura w'irobe ryanyu muzajye mutura agatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuye mu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza. Ku muganura w'irobe ryanyu mujye mutura Uwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose. “ ‘Kandi nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose, ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose, uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose, niba icyo cyaha gikozwe n'abatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cy'umusore ho igitambo cyoswa cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza, baturane na cyo ituro ryo kuri cyo ry'ifu n'ituro ryo kuri cyo ry'ibyokunywa uko byategetswe, batambe n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi ahongerere iteraniro ry'Abisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro, n'igitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye. Nuko iteraniro ry'Abisirayeli ryose n'umunyamahanga ubasuhukiyemo bazababarirwa, kuko ubwoko bwose bwagikoze butacyitumye. “ ‘Kandi umuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambe umwagazi w'ihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi ahongerere umuntu wajijwe agakorera imbere y'Uwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa. Musangize itegeko ukoze icyaha atacyitumye wese, kavukire wo mu Bisirayeli n'umunyamahanga ubasuhukiyemo. “ ‘Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe. Kuko yasuzuguye ijambo ry'Uwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.’ ” Abisirayeli bakiri mu butayu, basanga umuntu utoragura inkwi ku isabato. Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni n'iteraniro ryose. Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza. Uwiteka abwira Mose ati “Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y'aho baganditse.” Iteraniro ryose rimujyana inyuma y'aho, bamutera amabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo y'imyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozo wose agashumi k'umukara wa kabayonga. Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko y'Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw'imitima yanyu n'ukw'amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano, kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni. Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b'iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose. Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y'iteraniro ry'Uwiteka?” Mose abyumvise yikubita hasi yubamye. Abwira Kōra n'abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n'uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi. Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n'abo mufatanije mwese, ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y'Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.” Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi: mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y'Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry'Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw'Uwiteka, muhagarare imbere y'iteraniro mubakorere? Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n'ubutambyi? Icyo ni cyo gitumye wowe n'abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?” Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba. Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy'amata n'ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu? Kandi ntutujyanye mu gihugu cy'amata n'ubuki, ntuduhaye gakondo y'imirima n'inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y'aba bantu? Ntituri bwitabe.” Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n'indogobe imwe, nta n'umwe muri bo nagiriye nabi.” Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n'iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y'Uwiteka, wowe na bo na Aroni. Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y'Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.” Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw'Uwiteka bubonekera iteraniro ryose. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimwitandukanirize n'iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.” Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y'imyuka y'abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ” Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira. Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y'aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.” Barahaguruka bava impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y'amahema yabo n'abagore babo, n'abahungu babo n'abana babo bato. Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye. Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye. Ariko Uwiteka nakora ikintu cy'inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n'ababo n'ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.” Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri, nuko burasama, bubamirana n'ab'amazu yabo, n'abantu ba Kōra bose n'ibintu byabo byose. Nuko bo n'ababo n'ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro. Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!” Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera. Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.” Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy'igicaniro cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose. Bukeye bwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.” Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw'Uwiteka buraboneka. Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro. Uwiteka abwira Mose ati “Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”Bikubita hasi bubamye. Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.” Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu. Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugiga irashira. Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n'ibya Kōra. Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugiga irashira. Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye. Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruza wese. Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe. Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.” Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo. Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya. Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije. Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye. Uwiteka abwira Mose ati “Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa.” Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza. Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye. Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y'ubuturo bw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?” Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n'abana bawe n'inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw'iby'Ahera, wowe n'abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k'ubutambyi bwanyu. Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n'abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y'ihema ry'Ibihamya. Bajye bitondera ibyo ubategeka n'ibikwiriye gukorerwa iby'ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y'ibintu by'Ahera n'igicaniro badapfa, namwe mudapfa. Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry'ibonaniro, imirimo y'ihema ryera yose, utari uwo muri bo ntakigire hafi yanyu. Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n'igicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli. Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukora imirimo y'ihema ry'ibonaniro. Wowe n'abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y'ubutambyi bwanyu ku by'igicaniro byose, no ku byo hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w'impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.” Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by'Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n'abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n'umuriro: ituro ryabo ryose n'igitambo cyabo cyose, n'ituro ryabo ry'ifu ryose, n'igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n'igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n'abana bawe. Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera. “Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n'ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye ayaryaho. “Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by'amavuta ya elayo n'inzabibu n'impeke, ni wowe nyihaye. Ibibanza kwera byo mu myaka y'igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye abiryaho. “Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe. “Uburiza bwose bw'ibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubw'abantu n'ubw'amatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bw'abantu ntukabure kubucungurisha, n'ubw'amatungo azira na bwo ujye ubucungurisha. Ibikwiriye gucungurwa, ujye ubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igiciro uzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y'Ahera, ari yo gera makumyabiri. Ariko uburiza bw'inka cyangwa ubw'intama cyangwa ubw'ihene ntukabucungurishe, ubw'izo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Inyama zabwo zijye ziba umwanya wawe, nk'uko inkoro izunguzwa n'urushyi rw'ukuboko rw'iburyo ari umwanya wawe. “Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwa umunyu, rizahamira iteka imbere y'Uwiteka, risezeraniwe wowe n'urubyaro rwawe.” Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy'Abisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli. “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n'Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry'ibonaniro. Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y'ihema ry'ibonaniro, batagibwaho n'icyaha bagapfa. Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y'ihema ry'ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli. Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n'Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.” Uwiteka abwira Mose ati “Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikuraho ituro mutura Uwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy'icyo gice cya cumi. Iryo turo ryererejwe mutura rizababarwaho nk'aho ari imyaka y'impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuye umuvure mwengeramo vino. Uko abe ari ko mujya mutura Uwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroni umutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka. Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukura amaturo yererejwe yose muture Uwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukura igice cyabyo cyo kwezwa.’ “Ubabwire uti ‘Nimumara gukuramo ibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk'ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino. Mujye mubīrira aho mushatse hose ubwanyu n'ab'amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukora mu ihema ry'ibonaniro. Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe n'Abisirayeli ngo mupfe.’ ” Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Ibi ni byo bitegekwa n'itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y'igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha. Muyihe Eleyazari umutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye. Eleyazari umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekeje umuryango w'ihema ry'ibonaniro. Iyo nka bayosereze imbere ye, bōse uruhu rwayo n'inyama zayo n'amaraso yayo n'amayezi yayo. Umutambyi yende ingiga y'umwerezi n'agati kitwa ezobu n'agatambaro k'umuhemba, abijugunye hagati mu muriro wosa iyo nka. Maze uwo mutambyi amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando, abe ahumanye ageze nimugoroba. Uwayosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. Umuntu udahumanye ayore ivu ry'iyo nka, aribike inyuma y'aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry'Abisirayeli, ngo bajye barivanga n'amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha. Uyoye ivu ryayo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba. Iryo ribere Abisirayeli n'umunyamahanga ubasuhukiyemo itegeko ridakuka iteka.’ “Uzakora ku ntumbi y'umuntu yose amare iminsi irindwi ahumanye, yihumanuze ayo mazi ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi abone guhumanuka. Ariko natihumanura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ntazaba ahumanutse. Uzakora ku ntumbi y'umuntu wese wapfuye ntiyihumanure, azaba yanduje ubuturo bw'Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kuko atamishweho ayo mazi ahumanura, azaba ahumanye, azaba akiriho guhumana kwe. “Iri ni itegeko ry'umuntu upfiriye mu ihema: uzinjira muri iryo hema wese n'uribamo wese, bamare iminsi irindwi bahumanye. Kandi ikintu cyose kirangaye kidafite urupfuko, kizaba gihumanye. Kandi umuntu uzaba ari mu gasozi agakora ku ntumbi y'uwicishijwe inkota, cyangwa ku ntumbi yindi, cyangwa ku igufwa ry'umuntu cyangwa ku gituro, amare iminsi irindwi ahumanye. “Uhumanye bamwendere ku ivu rya cya gitambo cyatambiwe ibyaha, barishyire mu rwabya, barisukeho amazi yatembaga. Umuntu udahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi, ayamishe kuri rya hema no ku bintu byose no ku bantu bari baririmo, no ku uwakoze ku igufwa cyangwa ku uwishwe, cyangwa ku ntumbi yindi cyangwa ku gituro. Kandi uwo muntu udahumanye amishe ku uhumanye ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Nuko ku wa karindwi amuhumanure, na we amese imyenda ye yiyuhagire, nimugoroba abe ahumanutse. “Ariko umuntu uzahumana ntiyihumanure, azakurirwe hagati y'iteraniro, kuko yanduje Ahera h'Uwiteka. Kuko atamishweho amazi ahumanura, azaba ahumanye. Iryo ribabere itegeko ridakuka. Kandi umishe ayo mazi ahumanura amese imyenda ye, uyakozeho abe ahumanye ageze nimugoroba. Kandi ikintu cyose uhumanya azakoraho kibe gihumanye, uzagikoraho abe ahumanye ageze nimugoroba.” Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba. Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni. Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y'Uwiteka! Kandi mwazaniye iki iteraniro ry'Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n'amatungo yacu? Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.” Mose na Aroni bava imbere y'iteraniro bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro, bikubita hasi bubamye, ubwiza bw'Uwiteka burababonekera. Uwiteka abwira Mose ati “Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurire amazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n'amatungo yaryo amazi yo kunywa.” Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y'Uwiteka uko yamutegetse. Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y'icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?” Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n'amatungo yaryo. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y'Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.” Ayo ni yo mazi y'i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe. Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose. Ba sogukuruza baramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza. Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe. Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzaca mu nzira y'umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.” Umwami wa Edomu aramusubiza ati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.” Abisirayeli baramubwira bati “Tuzaca mu nzira nini, kandi twebwe n'amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira. Reka tuhace n'amaguru gusa, nta kindi tuzakora.” Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.” Abedomu babashingira urugerero rw'ingabo nyinshi n'amaboko menshi. Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukira bakahareka. Bahaguruka i Kadeshi, iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera ku musozi Hori. Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musozi Hori uri ku rugabano rw'igihugu cya Edomu ati “Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y'i Meriba. Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori, wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.” Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba. Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y'uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka. Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni. Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri. Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.” Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma. Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo. Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.” Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa. Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira. Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti cy'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.” Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira. Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti. Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu. Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi. Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori. Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo“Vahebu y'i Sufu,N'utugezi twa Arunoni, N'umukoke w'utugeziUgenda werekeje ku mazu ya Ari,Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.” Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.” Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati“Dudubiza Riba, nimuriririmbe. Iri ni iriba ryafukuwe n'abatware,Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiroN'ingegene zabo.”Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana, barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti. Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu. Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori bati “Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y'umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.” Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli. Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kuko urugabano rw'Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye. Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y'Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose. Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w'Abamori, warwanije umwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni. Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati“Nimuze i Heshiboni,Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe Kuko umuriro waturutse i Heshiboni,Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,Kigatwika Ari y'i Mowabu,N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni. Ubonye ishyano, Mowabu!Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.Yahaye abahungu babo guhunga,Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyaganoNa Sihoni umwami w'Abamori. Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n'igihugu cyaho kigeza i Diboni,Turimbura igihugu tugeza i Nofaki,Inkongi igera i Medeba.” Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori. Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo. Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo. Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.” Bamurimburana n'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye. Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose. Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n'Abisirayeli. Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk'uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe. Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje. Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.” Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki. Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu. Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?” Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo: dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ” Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.” Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.” Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.” Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n'icyubahiro. Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba, kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.” Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye. None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.” Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.” Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu. Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we. Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira. Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhōra w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu. Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita. Marayika w'Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso. Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye. Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?” Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.” Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?”Arahakana ati “Oya.” Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye. Marayika w'Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka. Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.” Balāmu abwira marayika w'Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.” Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki. Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w'i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira. Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?” Balāmu asubiza Balaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.” Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti. Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we. Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamura umusozi witwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko. Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.” Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama. Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y'ibiharabuge. Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.” Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.” Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe. Aca umugani uhanura ati“Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba.Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo,Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’ Navuma nte abo Imana itavumye?Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare,Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi.Dore ni ubwoko butura ukwabwo,Ntibuzabarwa mu mahanga. Ni nde ubasha kubara umukungugu w'ubwoko bwa Yakobo?Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy'Abisirayeli?Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa,Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!” Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?” Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?” Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.” Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurume y'intama ku gicaniro cyose. Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n'Uwiteka hariya.” Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.” Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?” Aca umugani uhanura ati“Haguruka Balaki wumve,Ntegera ugutwi, mwene Sipori. Imana si umuntu ngo ibeshye,Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze.Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora?Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? Dore nategetswe kubahesha umugisha,Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo,Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli,Uwiteka Imana iri kumwe na bo,Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana,Ifite amaboko nk'ay'imbogo. Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo,Nta bupfumu buri mu Bisirayeli,Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora. Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore,Buvumbuka nk'intare y'ingabo.Ntizaryama itararya umuhigo,Itaranywa amaraso y'abishwe.” Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.” Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ” Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo. Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.” Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.” Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama. Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu. Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk'uko imiryango yabo iri. Umwuka w'Imana amuzaho, aca umugani uhanura ati“Balāmu mwene Bewori aravuga,Umuntu wari uhumirije amaso aravuga. Haravuga uwumva amagambo y'Imana,Uwerekwa Ishoborabyose,Uwikubita hasi akagira amaso areba. Ati ‘Erega amahema yawe ni meza,Wa bwoko bwa Yakobo we.Ubuturo bwawe ni bwiza,Wa bwoko bwa Isirayeli we. Burambuye nk'ibikombe,Nk'imirima y'uburabyo yegereye uruzi,Nk'imisāga Uwiteka yateye,Nk'imyerezi imeze iruhande rw'amazi. Amazi azatemba avuye mu ndobo z'ubwo bwoko,Urubyaro rwabwo ruzaba aho amazi menshi ari.Umwami wabwo azasumba Agagi,Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’ Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana,Ifite amaboko nk'ay'imbogo,Buzarya amahanga abubereye ababisha,Buzamenagura amagufwa yabo,Buzabahinguranisha imyambi yabwo. Bwarabunze buryama nk'intare y'ingabo,Nk'intare y'ingore, bwavumburwa na nde?Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,Uzakuvuma wese avumwe.” Balāmu yikongereza uburakari bwa Balaki, Balaki akubita mu mashyi abwira Balāmu ati “Nagutumiriye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa aka gatatu! Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujije icyubahiro.” Balāmu asubiza Balaki ati “Sinabwiye n'intumwa zawe wantumyeho nti ‘Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n'itegeko ry'Uwiteka, gukora icyiza cyangwa ikibi nihangiye, icyo Uwiteka azajya ambwira ni cyo nzajya mvuga?’ None ngiye mu bwoko bwanjye. Reka ngusobanurire ibyo buriya bwoko buzagirira ubwawe mu bihe bizaza.” Aca umugani uhanura ati“Balāmu mwene Bewori aravuga,Umuntu wari uhumirije amaso aravuga. Haravuga uwumva amagambo y'Imana,Akamenya ubwenge bw'Isumbabyose,Uwerekwa Ishoborabyose,Uwikubita hasi akagira amaso areba. Ati ‘Ndamureba ariko si ubu,Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi.Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,Inkoni y'ubwami izabonekaIturutse mu bwoko bwa Isirayeli,Izagiriza inkiko z'i Mowabu,Izatsinda hasi Abasheti bose. Edomu hazahindūrwa,Seyiri na ho hazahindūrwa,Abaho bari ababisha b'Abisirayeli,Ubwoko bwa Isirayeli buzakora iby'ubutwari. Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n'utwara ibihugu,Azarimbura abacitse ku icumu bo mu midugudu.’ ” Yitegera Abamaleki aca umugani uhanura ati“Abamaleki bari aba mbere baruta ayandi mahanga,Ariko ibya nyuma byabo bizaba kurimbuka.” Yitegera Abakeni aca umugani uhanura ati“Ubuturo bwawe bukomeye ubutavaho,Icyari cyawe kiri ku gitare, Ariko Abakeni bazanyagwa.Bizaba ryari?Bizaba ubwo Abashuri bazakujyana uri imbohe.” Arongera aca umugani uhanura ati“Ayii we! Ni nde uzabasha kubaho,Ubwo Imana izakora ibyo? Ariko inkuge zizaturuka ku nkombe y'i Kitimu,Zibabaze Abashuri, zibabaze n'Abeberi,Maze na bo bazarimbuka.” Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubire iwe. Balaki na we asubira iwe. Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi, kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y'imana zabo. Abisirayeli bifatanya na Bāli y'i Pewori, bikongereza uburakari bw'Uwiteka. Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.” Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y'i Pewori.” Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli. Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Uwiteka abwira Mose ati “Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye. Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry'amahoro, rizamubera hamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ” Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w'inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni. Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w'ab'inzu ya ba sekuruza y'Abamidiyani. Uwiteka abwira Mose ati “Girira Abamidiyani nk'ababisha ubice, kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori.” Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati “Mubare umubare w'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk'uko amazu ya ba sekuru ari.” Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati “Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n'Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa. Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu, na Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n'Abakarumi. Iyo ni yo miryango y'Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu. Bene Palu ni Eliyabu. Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n'iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka, ubutaka bukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore. Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa. Bene Simiyoni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n'umuryango w'Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n'umuryango w'Abayamini, na Yakini wakomotsweho n'umuryango w'Abayakini, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera, na Shawuli wakomotsweho n'umuryango w'Abashawuli. Iyo ni yo miryango y'Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri. Bene Gadi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n'umuryango w'Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n'umuryango w'Abahagi, na Shuni wakomotsweho n'umuryango w'Abashuni, na Ozini wakomotsweho n'umuryango w'Abozini, na Eri wakomotsweho n'umuryango w'Aberi, na Arodi wakomotsweho n'umuryango w'Abarodi, na Areli wakomotsweho n'umuryango w'Abareli. Iyo ni yo miryango y'Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu. Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni. Bene Yuda nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n'umuryango w'Abashela, na Perēsi wakomotsweho n'umuryango w'Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera. Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n'umuryango w'Abahamuli. Iyo ni yo miryango y'Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n'ibihumbi bitandatu na magana atanu. Bene Isakari nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n'umuryango w'Abatola, na Puwa wakomotsweho n'umuryango w'Abapuwa, na Yashubu wakomotsweho n'umuryango w'Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n'umuryango w'Abashimuroni. Iyo ni yo miryango y'Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana atatu. Bene Zebuluni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n'umuryango w'Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n'umuryango w'Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahilēli. Iyo ni yo miryango y'Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu. Bene Yosefu nk'uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu. Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n'umuryango w'Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n'umuryango w'Abagileyadi. Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n'umuryango w'Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n'Abaheleki, na Asiriyeli wakomotsweho n'umuryango w'Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashekemu, na Shemida wakomotsweho n'umuryango w'Abashemida, na Heferi wakomotsweho n'umuryango w'Abaheferi. Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa. Iyo ni yo miryango y'Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi. Bene Efurayimu nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n'umuryango w'Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n'umuryango w'Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n'umuryango w'Abatahani. Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n'umuryango w'Aberani. Iyo ni yo miryango y'Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana atanu.Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk'uko imiryango yabo iri. Bene Benyamini nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n'umuryango w'Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n'umuryango w'Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n'umuryango w'Abahiramu, na Shufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abahufamu. Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n'umuryango w'Abarudi. Nāmani yakomotsweho n'umuryango w'Abanāmani. Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu. Bene Dani nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n'umuryango w'Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n'imiryango y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri. Imiryango y'Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana ane. Bene Asheri nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n'umuryango w'Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n'umuryango w'Abishivi, na Beriya wakomotsweho n'umuryango w'Ababeriya. Bene Beriya bakomotsweho n'iyi miryango: Heberi yakomotsweho n'umuryango w'Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n'umuryango w'Abamalikiyeli. Umukobwa wa Asheri yitwa Sara. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane. Bene Nafutali nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n'umuryango w'Abaguni, na Yeseri wakomotsweho n'umuryango w'Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashilemu. Iyo ni yo miryango y'Abanafutali nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana ane. Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n'igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu. Uwiteka abwira Mose ati “Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk'uko umubare w'amazina yabo uri. Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n'umubare w'ababazwe bo muri wo. Ariko igihugu kizagabanywe n'ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y'imiryango ya ba sekuruza. Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n'abake.” Ababazwe bo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abakohati. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamerari. Iyi ni yo miryango y'Abalewi: umuryango w'Abalibuni n'uw'Abaheburoni, n'uw'Abamahali n'uw'Abamushi n'uw'Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu. Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo. Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y'Uwiteka. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n'Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli. Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Ariko muri bo ntihaba n'umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi. Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n'umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni. Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa. Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati: “Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu. Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.” Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo. Uwiteka abwira Mose ati “Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se. Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye. Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye. Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye. Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli. Numara kucyitēgera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze, kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini. Mose abwira Uwiteka ati “Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro, wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagira umwungeri.” Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza. Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo. Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira. Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.” Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose. Uwiteka abwira Mose ati “Tegeka Abisirayeli uti ‘Ibitambo byanjye, ibyokurya byanjye by'ibitambo n'amaturo bikongorwa n'umuriro by'umubabwe umpumurira neza, mujye mwitondera kubintambira mu bihe byabyo byategetswe.’ “Ubabwire uti ‘Ibi ni byo bitambo n'amaturo bikongorwa n'umuriro mukwiriye kujya mutambira Uwiteka: uko bukeye mujye mutamba abana b'intama b'amasekurume babiri bataramara umwaka, badafite inenge ho ibitambo byo koswa bitambwe ubudasiba. Ujye utamba umwe mu gitondo, undi ujye uwutamba nimugoroba. Ujye uturana na bo igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe ho ituro ry'ifu. Ibyo ni ibitambo byoswa bitambwa ubudasiba byategekewe ku musozi wa Sinayi, ngo bibe umubabwe w'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Ituro ry'ibyokunywa uturana n'umwana w'intama umwe, rijye riba igice cya kane cya hini. Ahantu hera abe ari ho ubyarira ituro ry'ibisindisha utura Uwiteka. Umwana w'intama wundi ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa nk'aturwa mu gitondo, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. “ ‘Ku isabato mujye mutamba abana b'intama babiri b'amasekurume bataramara umwaka badafite inenge, muture ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, muture n'ituro ry'ibyokunywa ryo kuri byo. Ibyo ni ibitambo byo koswa ku masabato yose, byongerwe ku bitambo bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Kandi mu mboneko z'amezi yanyu, mujye mutambira Uwiteka ibitambo byo koswa by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurume y'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka badafite inenge. Mujye muturana n'ikimasa cyose, ibice bya cumi bitatu bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu. Muturane n'umwana w'intama wose, igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu: bibe ibitambo by'umubabwe, ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Aya abe ari yo aba amaturo y'ibyokunywa aturanwa na byo: igice cya kabiri cya hini ya vino gituranwe n'ikimasa cyose, igice cya gatatu cya hini gituranwe na ya sekurume y'intama, igice cya kane cya hini gituranwe n'umwana w'intama wose. Ibyo abe ari byo biba ibitambo byo koswa mu mboneko z'amezi, uko ukwezi gutashye mu mwaka wose. Kandi mujye mutambira Uwiteka n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'ine, hajye habaho Pasika y'Uwiteka. Ku munsi w'uko kwezi wa cumi n'itanu hatangirireho iminsi mikuru, bajye bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe. Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Ariko mujye mutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro byoserezwa Uwiteka, by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurume y'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, mujye mubitamba bidafite inenge. Muturane na byo amaturo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, muturane n'ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa. Muturane n'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa. Kandi mujye mutamba isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera. Ibyo bitambo mubyongere ku gitambo cya mu gitondo. Ni cyo gitambo gitambwa ubudasiba. Uko abe ari ko mujya mutamba mu minsi irindwi ubudasiba ibyokurya by'Imana, ibitambo bikongorwa n'umuriro by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa na byo. Kandi ku munsi wa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. “ ‘Kandi ku munsi w'umuganura, nimuganurira Uwiteka ituro ry'umuganura ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurume y'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka. Muturane na byo amaturo y'ifu yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, muturane n'ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa. Muturane n'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi igice cya cumi cya efa, kandi mujye mutamba isekurume y'ihene yo kubahongerera. Mujye mutamba ibyo bitambo bidafite inenge, muturane na byo amaturo y'ibyokunywa yo kuri byo, mubyongere ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo. “ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe. Mujye muwutambaho ibitambo byoswa by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane na byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa. Muturane n'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa. Kandi mujye mutamba isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera. Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z'ukwezi no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa n'ibyo byose nk'uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by'umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. “ ‘Ku munsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora. Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by'umubabwe, by'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge. Muturane na byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa. Muturane n'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa. Kandi mujye mutamba isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa n'ibyo byose. “ ‘Kandi ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho, kandi mumare iminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru. Kandi mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n'umuriro, by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Ku munsi uyitangira mutambe ibimasa by'imisore cumi na bitatu n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge. Muturane na byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganye n'amavuta ya elayo. Muturane n'ikimasa cyose cyo muri byo uko ari cumi na bitatu ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane n'isekurume y'intama yose yo muri ayo yombi ibice bya cumi bibiri bya efa, muturane n'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari cumi na bane igice cya cumi cya efa. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa kabiri mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi na bibiri n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu aturanwa na byo no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi na kimwe n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa kane mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa gatanu mujye mutamba ibimasa by'imisore icyenda n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa by'imisore umunani n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa karindwi mujye mutamba ibimasa by'imisore birindwi n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'ibyo bimasa n'ayo masekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ku munsi wa munani mujye muterana mwitonze, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n'umuriro by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by'ikimasa, n'isekurume y'intama n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge. Muturane n'icyo kimasa n'iyo sekurume y'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywa yo kuri byo nk'uko umubare wabyo uri, nk'uko byabwirijwe. Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo. “ ‘Ibyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu y'ifu no ku y'ibyokunywa, no ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa n'imitima ikunze.’ ” Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose. Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse: Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke. “Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe, se akumva umuhigo we n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama. Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije. “Cyangwa narongorwa n'umugabo akiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama. Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira. “Ariko umuhigo w'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama. “Umugore nahigira umuhigo mu nzu y'umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro, umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama. Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira. Umuhigo wose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura. Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje. Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugore we.” Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n'umugore we, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se. Uwiteka abwira Mose ati “Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.” Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe. Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.” Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro. Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze. Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose. Bica n'abami b'Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b'Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota. Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n'abana babo bato, banyaga inka zabo zose n'imikumbi yabo yose, basahura n'ibintu byabo byose. Batwika imidugudu babagamo yose n'ingo zabo zose. Batabarukana isahu yose n'iminyago yose y'abantu n'amatungo. Imbohe n'iminyago n'isahu babizanira Mose na Eleyazari umutambyi n'iteraniro ry'Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro bose, babasanganirira inyuma y'aho baganditse. Mose arakarira abatware b'ingabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batabarutse. Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe? Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugiga itera iteraniro ry'Uwiteka. Nuko none mwice umuhungu wese wo mu bana bato, n'umugore wese wigeze kuryamana n'umugabo. Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n'abagabo, mubīkirize ubwanyu. Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y'aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi: uwishe wese n'uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n'iminyago yanyu. Muhumanure n'imyambaro yose n'ibyaremwe mu ruhu byose, n'ibyaboheshejwe ubwoya bw'ihene byose, n'ibyabajwe byose kugira ngo mubyihumanureho.” Eleyazari umutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose: Izahabu n'ifeza n'umuringa, n'icyuma n'ibati n'icyuma cy'isasu, ibintu byose bidatwikwa n'umuriro, mubicīshe mu muriro bibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n'umuriro byose mubyogeshe ayo mazi. Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubone kugaruka mu ngando.” Uwiteka abwira Mose ati “Bara umubare w'iminyago yanyazwe y'abantu n'amatungo, ufatanye na Eleyazari umutambyi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza y'iteraniro. Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose. Kandi utorere Uwiteka intore, uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy'abantu n'inka n'indogobe n'imikumbi, ubitore mu mugabane wabo ubihe Eleyazari umutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka. Kandi mu mugabane w'Abisirayeli utore umwe muri mirongo itanu w'abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy'inka n'indogobe n'imikumbi, n'andi matungo yose, ubihe Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka.” Mose na Eleyazari umutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose. Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n'abarasanyi, yari intama uduhumbi dutandatu n'inzovu ndwi n'ibihumbi bitanu, n'inka inzovu ndwi n'ibihumbi bibiri, n'indogobe inzovu esheshatu n'igihumbi, kandi umubare wose w'abantu wari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n'abagabo. Umugabane w'abatabarutse wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu. Intore z'Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n'eshanu. Inka zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n'ebyiri. Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n'imwe. Abantu bari inzovu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri. Mose aha Eleyazari umutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose. Umugabane w'Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse, uwo mugabane w'iteraniro wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu, n'inka inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, n'indogobe inzovu eshatu na magana atanu, n'abantu inzovu n'ibihumbi bitandatu. Kuri uwo mugabane w'Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy'abantu n'amatungo, abiha Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose. Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, bigira hafi ya Mose. Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubaze umubare w'abarasanyi dutwara, nta n'umwe watubuzemo. Tuzaniye Uwiteka ituro ry'ibyo umuntu wese yasahuye ry'ibintu by'izahabu, n'imikufi yo ku maguru, n'izahabu zimeze nk'imiringa yo ku maboko, n'impeta zishyiraho ikimenyetso n'izo ku matwi, n'inigi byo guhongererera ubugingo bwacu imbere y'Uwiteka.” Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano. Izahabu zose z'ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n'abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, zari shekeli inzovu n'ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu. Kuko umuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriye isahu. Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry'ibonaniro, kugira ngo zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka. Abarubeni n'Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy'i Yazeri n'icy'i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza, Abagadi n'Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro, bati “Ataroti n'i Diboni n'i Yazeri, n'i Nimura n'i Heshiboni na Eleyale, n'i Sibuma n'i Nebo n'i Bewoni, igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry'Abisirayeli, ni igihugu cy'urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.” Bati “Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.” Mose abaza Abagadi n'Abarubeni ati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino? Ni iki gitumye mukura umutima w'Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye? Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya. Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima w'Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye. Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati ‘Ni ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose, keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’ Abisirayeli bīkongereza uburakari bw'Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho ab'icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye. Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw'abanyabyaha ngo mugwize umujinya w'Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli. Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.” Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n'abana bacu bato tuzabubakira imidugudu, ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu. Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye. Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.” Mose arabasubiza ati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare, abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere, igihugu kigatsindirwa imbere y'Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n'urubanza rw'uko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y'Uwiteka. Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza. Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n'imikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.” Abagadi n'Abarubeni babwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse. Abana bacu bato n'abagore bacu, n'imikumbi yacu n'amatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu y'i Galeyadi. Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk'uko databuja avuze.” Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza y'imiryango y'Abisirayeli. Mose arababwira ati “Abagadi n'Abarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy'i Galeyadi ho gakondo. Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy'i Kanāni.” Abagadi n'Abarubeni baramusubiza bati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza. Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cy'i Kanāni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.” Nuko Abagadi n'Abarubeni n'igice cy'umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n'igisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami w'Abamori n'ubwa Ogi umwami w'i Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose. Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri, na Atarotishofani n'i Yazeri n'i Yogibeha, n'i Betinimura n'i Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike z'amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro. Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale n'i Kiriyatayimu, n'i Nebo n'i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka n'i Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse. Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo. Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura. Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri. Na Noba aragenda atsinda i Kenati n'ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba. Izi ni zo ndaro z'Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni. Mose yandika ingendo z'indaro zabo abitegetswe n'Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk'uko ingendo zabo zari ziri: Bahaguruka i Rāmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'itanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y'Abanyegiputa bose. Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho. Nuko Abisirayeli bahaguruka i Rāmesesi, babamba amahema i Sukoti. Barahahaguruka babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira. Barahahaguruka basubira inyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere y'i Bālisefoni, babamba amahema imbere y'i Migidoli. Bahaguruka imbere y'i Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayu bwa Etamu, babamba amahema i Mara. Barahahaguruka bataha muri Elimu, hari amasoko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babambayo amahema. Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura. Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini. Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka. Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi. Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa. Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Sinayi. Barahahaguruka, babamba amahema i Kiburotihatāva. Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti. Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima. Barahahaguruka, babamba amahema i Rimoniperēsi. Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna. Barahahaguruka, babamba amahema i Risa. Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata. Barahahaguruka, babamba amahema ku musozi Sheferi. Barahahaguruka, babamba amahema i Harada. Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti. Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati. Barahahaguruka, babamba amahema i Tera. Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika. Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona. Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti. Barahahaguruka, babamba amahema i Beneyākani. Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi. Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata. Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona. Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi. Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini, ni ho Kadeshi. Bahaguruka i Kadeshi, babamba amahema ku musozi Hori ku rugabano rw'igihugu cya Edomu. Aroni umutambyi azamuka uwo musozi Hori, abitegetswe n'Uwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ine uhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere. Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n'itatu, ubwo yapfiraga ku musozi Hori. Umwami w'i Aradi w'Umunyakanāni, wari utuye i Negebu yo mu gihugu cy'i Kanāni, yumva yuko Abisirayeli baje. Bahaguruka ku musozi Hori, babamba amahema i Salumoni. Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni. Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti. Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rw'i Mowabu. Bahaguruka Iyimu, babamba amahema i Diboni Gadi. Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu. Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere y'i Nebo. Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cy'i Mowabu kinini. Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni, muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z'imisozi. Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo. Muzaheshwe igihugu ho gakondo n'ubufindo nk'uko imiryango yanyu iri, abaruta abandi ubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Aho ubufindo buzategekera umuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk'uko imiryango ya ba sekuruza wanyu iri. Ariko nimutirukana bene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nk'ibibahanda amaso, nk'amahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo. Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.’ ” Uwiteka abwira Mose ati “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy'i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk'uko ingabano zacyo ziri. Igice cy'ikusi cy'igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw'ikusi ruhere ku iherezo ry'Inyanja y'Umunyu, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba. Maze ruzenguruke ruce iruhande rw'ikusi rw'ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini. “ ‘Urugabano rw'iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n'ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw'iburengerazuba. “ ‘Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori. Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw'i Hamati rugarukire i Sedadi, maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi. “ ‘Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw'iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu. Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw'iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw'iburasirazuba rw'inyanja y'i Kinereti, rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y'Umunyu.“ ‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n'ingabano zacyo z'impande zose.’ ” Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n'ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n'igice kingana n'igisigaye, kuko umuryango w'Abarubeni nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'uw'Abagadi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'igice gisigaye cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo. Iyo miryango uko ari ibiri n'igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba.” Uwiteka abwira Mose ati “Aya mazina ni yo y'abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni. Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo. Aya ni yo mazina y'abo bantu:Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune. Mu muryango w'Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi. Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni. Mu muryango w'Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili. Mu Bayosefu mutoranye aba:Mu muryango w'Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi. Mu muryango w'Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani. Mu muryango w'Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki. Mu muryango w'Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani. Mu muryango w'Abashēri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi. Mu muryango w'Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi.” Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy'i Kanāni. Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati “Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahe n'inzuri zigose iyo midugudu impande zose. Imidugudu bayibemo ubwabo, inzuri zibemo ubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n'amatungo yabo yose. Inzuri zo ku midugudu muzaha Abalewi, zihere ku nkike z'imidugudu zigeze impande zose, ahaterwa intambwe magana atanu z'ibirenge. Kandi inyuma y'iyo midugudu muzagere intambwe igihumbi iruhande rw'iburasirazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikusi, n'izindi igihumbi iruhande rw'iburengerazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikasikazi, imidugudu iri hagati. Inzuri zo ku midugudu yabo zigerwe zityo. Imidugudu muzaha Abalewi ibemo imidugudu itandatu y'ubuhungiro, muzaba mukwiriye gutanga ngo gatozi wishe umuntu ayihungiremo, kandi muyongereho indi mirongo ine n'ibiri. Imidugudu yose muzaha Abalewi ibe mirongo ine n'umunani, muzayibahane n'inzuri zo kuri yo. Imidugudu muzakura kuri gakondo z'Abisirayeli mukayiha Abalewi, ku benshi muzakureho myinshi, ku bake muzakureho mike. Umuntu wese uko gakondo yahawe ingana, abe ari ko aha Abalewi ku midugudu ye.” Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni, muzitoranirize imidugudu y'ubuhungiro, kugira ngo gatozi wishe umuntu atabyitumye, ayihungiremo. Iyo midugudu ibabere ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi, kugira ngo gatozi adapfa adahagaze imbere y'iteraniro, gucirwa urubanza. Mu midugudu muzatanga, itandatu izababere iy'ubuhungiro. Muzatange imidugudu itatu hakuno ya Yorodani, iyindi itatu muzayitange mu gihugu cy'i Kanāni, ibe imidugudu y'ubuhungiro. Iyo midugudu uko ari itandatu ibere Abisirayeli n'umunyamahanga n'umusuhuke bo muri bo iy'ubuhungiro, kugira ngo gatozi wese wishe undi atabyitumye, ayihungiremo. “ ‘Ariko niba yaramukubise ikintu cy'icyuma agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. Cyangwa niba yaramuhonze ibuye afite mu ntoki, ryabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. Cyangwa niba yaramukubise ikintu cyabajwe mu giti, afite mu ntoki cyabasha kwica umuntu agapfa, yaba ari umwicanyi, kandi umwicanyi ntakabure kwicwa. Uhōrera amaraso y'uwapfuye abe ari we umuhōra ubwe, namubona amuhōre. “ ‘Cyangwa niba yaramusunikishijwe n'urwango, cyangwa niba yaragize icyo amutera amuciriye igico, agapfa, cyangwa niba yaramukubitishijwe igipfunsi n'urwango agapfa, uwamukubise ntakabure kwicwa, yaba ari umwicanyi. Uhōrera amaraso y'uwapfuye ahōre uwo mwicanyi, namubona. “ ‘Ariko niba yaramusunitse atamwanze akamugwa mu maboko, cyangwa niba yaragize icyo amuteye atamuciriye igico, cyangwa niba yaramutembagarijeho ibuye ryabasha kwica umuntu, agapfa atamubonye, adasanzwe ari umwanzi we, atashakaga kugira icyo amutwara, iteraniro rice urubanza rw'uwamwishe n'uhōrera amaraso y'uwapfuye, ruhwanye n'ayo mategeko. Rikize gatozi uhōrera amaraso y'uwapfuye, rimusubize mu mudugudu w'ubuhungiro bwe yari yahungiyemo, awugumemo ageze aho umutambyi mukuru wasīzwe amavuta yera azapfira. Ariko gatozi uwo nagira ubwo arenga urugabano rw'umudugudu w'ubuhungiro bwe yahungiyemo, uhōrera amaraso y'uwapfuye agasanga ari inyuma y'urugabano rw'umudugudu w'ubuhungiro bwe akamuhōra, ntazagibwaho n'urubanza rw'inyama y'uwo, kuko uwo yari akwiriye kuguma mu mudugudu w'ubuhungiro bwe, akageza aho umutambyi mukuru azapfira. Maze umutambyi namara gupfa, gatozi uwo azasubire mu isambu ya gakondo ye. Ibyo bibabere itegeko ritegeka uko muca imanza, mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose. “ ‘Uzica umuntu wese, gatozi uwo azicishwe n'abagabo bamushinje, ariko umugabo umwe ntagashinje umuntu ngo amwicishe. “ ‘Ntimukemere ikarabo ry'uwishe umuntu akaba akwiye guhōrwa, ahubwo ntakabure guhōrwa. Kandi ntimukemere ikarabo ry'uwahungiye mu mudugudu w'ubuhungiro bwe ngo asubire gutura mu gihugu, umutambyi atarapfa. “ ‘Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw'amaraso yakiviriyemo, itari ay'uwayavushije. Ntimuzanduze igihugu muzaturamo nkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli.’ ” Abatware b'amazu ya ba sekuru y'umuryango w'abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y'Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n'abakomeye, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza y'Abisirayeli, bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n'Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye. Kandi nibarongorwa n'umuntu wese wo mu yindi miryango y'Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y'umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu. Kandi umwaka w'Abisirayeli wa yubile nusohora, gakondo yabo izongerwa ku y'umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y'umuryango wa ba sogokuruza.” Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n'Uwiteka ati “Umuryango w'Abayosefu waburanye iby'ukuri. Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by'abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n'abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza. Ntihazagire gakondo y'Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwo umuntu wese wo mu Bisirayeli agumane akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza. Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango w'Abisirayeli wose, azarongorwe n'uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza. Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y'Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo.’ ” Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza. Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n'abahungu ba ba se wabo. Barongorwa n'abo mu miryango w'Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se. Ayo ni yo mategeko n'amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani n'i Tofeli n'i Labani, n'i Haseroti n'i Dizahabu. Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y'i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo rw'iminsi cumi n'umwe. Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose, amaze gutsinda Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami w'i Bashani wari utuye muri Ashitaroti no mu Edureyi. Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko: Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije. Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanāni, no ku misozi y'i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate. Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza wanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n'urubyaro rwabo ruzabakurikira.” Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine. Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanije ubwinshi n'inyenyeri zo mu ijuru. Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibahe umugisha nk'uko yabasezeranije. Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu? Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b'abanyabwenge b'ikimenywabose, mbagire abatware banyu.” Muransubiza muti “Ibyo uvuze ni byiza tubikore.” Nuko ntoranya abatware b'imiryango yanyu, abagabo b'abahanga b'ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu. Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz'umuntu na mwene wabo, cyangwa iz'umuntu n'umunyamahanga umusuhukiyeho. Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy'umuntu, aboroheje n'abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y'abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.” Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukora byose. Nuko duhaguruka i Horebu, turangiza bwa butayu bunini buteye ubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugera i Kadeshi y'i Baruneya. Ndababwira nti “Mugeze ku gihugu cy'imisozi cy'Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha. Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima.” Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutume abatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n'imidugudu tuzageramo.” Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose. Barahaguruka bazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata. Benda ku mbuto z'icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.” Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu, murayigomera. Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukurira mu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure. Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukuje imitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturuta ubunini baradusumba, imidugudu yabo ni minini, igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n'Abānaki?’ ” Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye. Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n'ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu, no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk'uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.” Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu, yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa. Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati “Ni ukuri nta n'umwe wo muri aba bantu babi b'iki gihe uzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruza wanyu. Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n'urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.” Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo, Yosuwa mwene Nuni uhagararira imbere yawe kugufasha, ni we uzajyamo, umuhumurize kuko ari we uzagihesha Abisirayeli ho gakondo. Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n'ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n'ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre. Ariko mwebweho nimuhindukire mujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.” Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye. Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.’ ” Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka muramugomera, muzamukana agasuzuguro uwo musozi. Abamori bawutuyeho babasanganirira kubatera, babanesha umuhashya nk'uko inzuki zirukana abantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma. Muragaruka muririra imbere y'Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi. Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye. Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire. Uwiteka arambwira ati “Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi. Kandi utegeke abantu uti ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y'ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo. Muzabahaheho ibyokurya n'amazi.’ ” Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura. Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y'inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukira duca mu nzira ijya mu butayu bw'i Mowabu. Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.” (Kera Abemi baturagayo bwari ubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare, nk'uko Abānaki bameze. Bariya na bo bitwa Abarafa nk'uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi. Kandi kera Abahori baturaga kuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburira imbere yabo, batura ahabo nk'uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.) Uwiteka ati “Nuko nimuhaguruke mwambuke akagezi Zeredi.” Nuko twambuka ako kagezi Zeredi. Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y'i Baruneya ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n'umunani igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye. Kandi amaboko y'Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburire mu ngando zacu ageze aho bashiriye. Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu, Uwiteka arambwira ati “Uyu munsi ugiye kunyura muri Ari urenge urugabano rw'i Mowabu, kandi nugera ahateganye n'Abamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy'Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.” (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy'Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi. Bwari ubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare nk'uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiye imbere y'Abamoni barabazungura, batura ahabo nk'uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n'ubu. N'Abawi baturaga mu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n'Abakafutori baturutse i Kafutori, batura ahabo.) Uwiteka ati “Nimuhaguruke mugende mwambuke umugezi Arunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori, umwami w'i Heshiboni n'igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye. Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y'ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.” Kandi ndi mu butayu bw'i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoni umwami w'i Heshiboni kumubwira amagambo y'amahoro ziti “Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso. Uzamuhahishe ibyokurya n'amazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa, nk'uko Abesawu batuye kuri Seyiri n'Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukira Yorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.” Maze Sihoni umwami w'i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nk'uko biri na none. Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n'igihugu cye, tangira kugihindūra ubone kukigira gakondo.” Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo. Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n'abahungu be n'abantu be bose. Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n'uwa kirazira, keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n'ibyo twasahuye mu midugudu twatsinze. Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, no ku mudugudu uri muri icyo gikombe ukageza kuri Galeyadi, ntihagira umudugudu utunanizwa n'uburebure bw'inkike z'amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose. Icyakora ntimwigira hafi y'igihugu cy'Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugezi Yaboki n'imidugudu yo mu misozi, n'ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujije gutera. Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo. Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.” Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami w'i Bashani n'abantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye n'uwa kirazira. Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw'i Bashani. Iyo midugudu yose yagoteshejwe inkike z'amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n'ibihindizo, kandi hariho n'indi midugudu idafite inkike z'amabuye myinshi cyane. Turayirimbura rwose nk'uko twagiriye Sihoni umwami w'i Heshiboni, imidugudu yose tuyirimburamo abagabo n'abagore n'abana bato. Ariko amatungo yose n'isahu yo muri iyo midugudu tubijyana ho iminyago. Icyo gihe duhindūra ibihugu by'abo bami b'Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duhera ku gikombe cyo kuri Arunoni tugeza ku musozi wa Herumoni. (Uwo musozi wa Herumoni Abasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.) Dutsinda imidugudu yo mu kibaya yose n'i Galeyadi yose, n'i Bashani yose tugeza i Saleka no muri Edureyi, imidugudu yo mu bwami bwa Ogi bw'i Bashani. (Kuko Ogi umwami w'i Bashani ari we wenyine wari ukiriho mu bari basigaye b'Abarafa. Igitanda cye cyari icy'icyuma ntikikiri i Raba y'Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugari bwacyo bwari mikono ine nk'uko mukono w'umuntu ureshya.) Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, n'igice kingana n'ikindi cy'igihugu cy'imisozi cy'i Galeyadi, mbiha Abarubeni n'Abagadi. Igice gisigaye cy'i Galeyadi n'i Bashani yose, ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n'ikindi cy'umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobu cyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy'Abarafa. (Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y'i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.) Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi. Abarubeni n'Abagadi mbaha igice cy'i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni, urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugezi Yaboki. Ni wo rugabano rw'Abamoni. Kandi mbaha Araba na Yorodani ho urugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y'Umunyu iri hepfo y'agacuri ka Pisiga mu ruhande rw'iburasirazuba. Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufite intwaro. Ariko abagore banyu n'abana banyu bato, n'amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi), bisigare mu midugudu yanyu mbahaye. Mugeze aho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhuka nk'uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugaruka umuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.” Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagirira ubwami bwose mwambuka mujyamo. Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.” Icyo gihe ninginga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe n'amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukora ibihwanye n'ibyo ukora n'imirimo yawe ikomeye? Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.” Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo. Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, urambure amaso urebe iburengerazuba n'ikasikazi, n'ikusi n'iburasirazuba uharebeshe amaso, kuko utazambuka Yorodani iyi. Ariko wihanangirize Yosuwa umuhumurize, umukomeze kuko ari we uzambuka agiye imbere y'ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihugu uzareba.” Nuko tuguma mu gikombe ahateganye n'i Betipewori. None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n'amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre. Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu mbategeka. Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n'ibya Bāli y'i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y'i Pewori, ikabakura hagati muri mwe. Ariko mwebweho, abifatanije n'Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi. Dore mbigishije amategeko n'amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra. Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n'ubuhanga bwanyu mu maso y'amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw'ubwenge n'ubuhanga.” Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk'uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n'amateka atunganye, ahwanye n'aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi? Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n'abazukuru bawe. Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y'Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n'abana babo.” Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y'uwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho n'umwijima n'igicu n'umwijima w'icuraburindi. Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa. Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by'amabuye bibiri. Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko n'amateka, kugira ngo muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra. Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro. Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy'ikigabo cyangwa cy'ikigore, igishushanyo cy'inyamaswa cyangwa icy'itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy'ikiguruka mu kirere cyose, cyangwa icy'igikururuka hasi cyose, cyangwa icy'ifi yose yo mu mazi yo hepfo y'ubutaka. Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n'ukwezi n'inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y'ijuru hose. Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo n'ubu. Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindūre icyo gihugu cyiza. Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije. Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ari Imana ifuha. Ubwo muzaba mubyaye abana n'abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza, uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose. Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo. Muzakorerayo imana zabajwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa. Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose. Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire, kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y'inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu. Wibaze iby'ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n'iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo. Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry'Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk'uko wowe uryumvise bakabaho? Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y'irindi ibigerageresho n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse n'ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n'ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu? Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo. Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo. Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe. Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n'uyu munsi. Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi. Kandi ujye witondera amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ubone ibyiza wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, uhore iteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. Maze Mose arobanura imidugudu itatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba, yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho. Iyo ni Beseri iri mu butayu bwo mu kibaya, y'ubuhungiro bw'Abarubeni, n'i Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubw'Abagadi, n'i Golani iri Bashani ngo ibe ubw'Abamanase. Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere y'Abisirayeli. Ibi ni byo Bihamya n'amategeko n'amateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa, bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye n'i Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoni umwami w'Abamori waturaga i Heshiboni, uwo Mose n'Abisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa bagahindūra igihugu cye n'icya Ogi, umwami w'i Bashani. Abo ni bo bami b'Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba. Nuko bahindūra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni, no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo y'agacuri ka Pisiga. Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati“Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n'amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire. Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu. Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho. Uwiteka yababwiriye kuri wa musozi murebana, ari hagati mu muriro. Icyo gihe nahagaritswe hagati y'Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry'Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n'uwo muriro ntimuzamuke uwo musozi, arababwira ati “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa. “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. “Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi. “Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye uvugiye ubusa izina rye. “Ziriririza umunsi w'isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n'umuja wawe babone uko baruhuka nkawe. Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato. “Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11 “Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11 “Kandi ntukibe. “Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe. “Kandi ntukifuze umugore wa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.” Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriro n'igicu n'umwijima w'icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye, arabimpa. Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabona umusozi waka umuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu munyigira hafi. Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho. Nuko none turicirwa iki? Uriya muriro mwinshi ugiye kudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tuzapfa. Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry'Uwiteka Imana ihoraho, ivugira hagati mu muriro nk'uko turyumvise akabaho? Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose, utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.” Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza. Icyampa bagahorana umutima umeze utyo ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza bo n'urubyaro rwabo iteka ryose! Genda ubabwire uti ‘Nimusubire mu mahema yanyu.’ Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n'amategeko n'amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.” Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso. Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra. Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra: wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama. Nuko wa bwoko bw'Abisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy'amata n'ubuki. Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n'uko ugenda mu nzira n'uko uryamye n'uko ubyutse. Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe. Uyandike ku nkomanizo z'inzu yawe no ku byugarira byawe. Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, n'amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n'amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n'inzabibu n'imyelayo utateye ukarya ugahaga, uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa. Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira. Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z'amahanga abagose, kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw'Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi. Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwayigeragereje i Masa. Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n'ibyo yahamije, n'amategeko yayo yabategetse. Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha, namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze. Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati “Ibihamya n'amategeko n'amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby'iki?” Uzasubize uwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi, kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n'ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n'inzu ye yose mu maso yacu, adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha. Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n'uyu munsi. Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y'Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.” Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindūra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n'Abagirugashi n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire. Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n'umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe. Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw'Uwiteka, akakurimbura vuba. Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi. Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose. Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y'uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa. Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi, ikītūra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe. Nuko ujye witondera ibyategetswe n'amategeko n'amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire. Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira. Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n'imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y'impeke yawe na vino yawe n'amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha. Uzagira umugisha uruta uw'ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y'umugabo cyangwa y'umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu. Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n'imwe muri za ndwara mbi z'Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose. Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego. Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?” Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose, ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n'ibimenyetso n'ibitangaza n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya. Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira. Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba. Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera. Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira. Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y'ijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura. Ibishushanyo bibajwe by'imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka. Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho n'umuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo. Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre. Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera. Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n'inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n'umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k'Uwiteka ari yo amutunga. Imyenda yawe ntiyagusaziragaho, kandi ikirenge cyawe nticyabyimbaga muri iyo myaka uko ari mirongo ine. Emeza umutima wawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk'uko umuntu ahana umwana we. Ujye witondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe, ugende mu nzira ikuyoboye, uyubahe. Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko n'ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi. Ni igihugu cy'ingano na sayiri, n'imizabibu n'imitini n'amakomamanga, ni igihugu cy'imyelayo n'ubuki, ni igihugu uzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyo ugikeneramo. Ni igihugu cy'amabuye y'ibyuma, n'icy'imisozi wacukuramo imiringa. Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye. Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n'amateka yayo n'amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n'imikumbi yawe, n'ifeza zawe n'izahabu zawe n'ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa, ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z'ubusagwe butwika na sikorupiyo, n'ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera, ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe. Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n'amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.” Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk'uko irikomeza muri iki gihe. Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka. Nk'amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu. Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n'amaboko, n'imidugudu minini igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru. Ni ubwoko bukomeye bw'abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?” Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ari umuriro ukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Nawe uzabirukane ubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw'ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe. Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k'umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw'ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindūre, kuko uri ubwoko butagonda ijosi. Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka. No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura. Nazamuwe uwo musozi no guhabwa bya bisate by'amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntarya umutsima, ntanywa n'amazi. Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by'amabuye byandikishijweho urutoki rw'Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro, kuri wa munsi w'iteraniro. Iyo minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by'amabuye, ibisate biriho iryo sezerano. Uwiteka arambwira ati “Haguruka uve hano, umanuke vuba kuko ubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.” Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi. Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y'ijuru, nawe nzakugira ubwoko bubarusha amaboko bubaruta ubwinshi.” Nuko ndahindukira manuka uwo musozi wakaga umuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko. Ndareba mbona mumaze gucumura ku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe, mwari mumaze guteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse. Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu. Nikubita hasi imbere y'Uwiteka nk'ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntarya umutsima ntanywa n'amazi, mbitewe n'icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukora icyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza. Kuko natinyaga uburakari n'umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo. Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we. Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi. Kandi n'i Tabera n'i Masa n'i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka. Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y'i Baruneya ati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira. Ndetse mwagomeraga Uwiteka, uhereye ku munsi natangiriye kubamenya. Nuko nikubita imbere y'Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura. Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbure ubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi. Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k'ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo, kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’ Ariko ni ubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n'ukuboko kwawe kurambutse.” Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n'isanduku mu giti. Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.” Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko. Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n'ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w'iteraniro, Uwiteka arabimpa. Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse. (Abisirayeli bahaguruka i Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe. Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cy'utugezi. Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, no guhagarikwa imbere y'Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n'ubu. Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.) Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nk'ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura. Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.” None wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza? Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir'ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir'isi n'ibirimo byose. Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo n'ubu. Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi. Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9 Icīra impfubyi n'abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w'umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika. Nuko mukunde umusuhuke w'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira. Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye. Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n'inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi. Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose. Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n'amaboko yayo menshi, n'ukuboko kwayo kurambutse n'ibimenyetso byayo, n'imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n'igihugu cye cyose, n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe, n'ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu, n'ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n'ab'iwabo, n'amahema yabo n'ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose. Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze. Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra, mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki. Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n'igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n'umuruho w'ibirenge byanyu, nk'uko umuntu yuhira umurima w'imboga. Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura. Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo. Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose, nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y'umuhindo n'iy'itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y'impeke, na vino yanyu n'amavuta ya elayo yanyu. Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage. Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere, mukikongereza uburakari bw'Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha. Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y'amaso yanyu. Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n'uko mugenda mu nzira n'uko muryamye n'uko mubyutse. Kandi muzayandike ku nkomanizo z'amazu yanyu no ku byugarira byanyu, kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n'abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n'iy'ijuru riri hejuru y'isi. Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata, Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n'amaboko. Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y'iburengerazuba. Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye. Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n'umuvumo. Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi, uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya. Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n'umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali. Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y'inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy'Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n'i Gilugali, hafi y'ibiti byitwa imyeloni bya More? Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo. Kandi muzajye mwitondera amategeko n'amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire. Aya ni yo mategeko n'amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi. Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y'igiti kibisi cyose. Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by'imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu. Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk'uko bo bagirira imana zabo. Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo. Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibyo muzahiguza imihigo, n'ibyo muzaturishwa n'imitima ikunze, n'uburiza bw'amashyo yanyu n'ubw'imikumbi yanyu. Azabe ari ho mujya mubone kurīra imbere y'Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n'abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramo umugisha. Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza, kuko mutaragera mu buruhukiro na gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha. Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro, maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka. Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y'Uwiteka Imana yanyu n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Umulewi uri iwanyu kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe. Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantu ubonye hose, ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy'umwe mu miryango yawe, azabe ari ho utambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari ho ukorera ibyo ngutegeka byose. Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h'iwanyu uko uzashaka kose nk'uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n'abadahumanye bemererwa kuryaho nk'uko barya isirabo n'impara. Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk'abamena amazi. Kandi kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'ubushyo bwawe n'ubw'umukumbi wawe, n'iby'uburyo bwose uzahiguza imihigo, n'iby'uturishwa n'umutima ukunze, n'ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira. Ahubwo uzajye ubirīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe n'Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y'Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose. Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe. Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk'uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose. Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose. Nk'uko barya isirabo n'impara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye n'udahumanye bahwanye kuzirya. Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n'ubugingo bwazo. Ntuzayarye, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi. Ntuzayarye, kugira ngo wowe n'abana bawe bazagukurikira muheshwe umugisha no gukora ibyo Uwiteka ashima. Icyakora ibyo uzeza n'ibyo uzahiguza imihigo, uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya, utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n'amaraso ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, amaraso y'ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, inyama zabyo uzazirye. Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye. Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahanga ujyanwamo no guhindūra, ukaba umaze kuyahindūra ugatura mu gihugu cyayo, uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby'imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.” Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n'abahungu babo n'abakobwa babo babosereze imana zabo. Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho. Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza, icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”, ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose. Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata. Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y'uburetwa, n'ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Mwene nyoko cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore useguye cyangwa incuti yawe y'amagara, yakoshya rwihishwa ati “Tugende dukorere izindi mana” (utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, zo mu mana z'amahanga abagose, ari hafi yanyu cyangwa abari kure, ahereye ku mpera y'isi akageza ku yindi mpera yayo), ntuzamwemerere, ntuzamwumvire, ntuzamubabarire, ntuzamukize, ntuzamuhishīre, ahubwo ntuzabure kumwica. Ukuboko kwawe abe ari ko kubanza kumwica, maze habone gukuriraho n'abandi bantu bose. Uzamwicishirize amabuye, kuko yagerageje kugushukashuka ngo agukure ku Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa. Abisirayeli bose bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe. Wakumva inkuru y'umwe mu midugudu yawe Uwiteka Imana yawe iguha guturamo, bavuga bati “Hari ibigoryi byaturutse hagati muri mwe bishukashuka abo mu mudugudu wabo biti ‘Tugende dukorere izindi mana mutigeze kumenya’ ”, uzabibaririze, ubishakishe ubigenzure. Nusanga ari iby'ukuri bidashidikanywa yuko ikizira kingana gityo gikorerwa hagati muri mwe, ntuzabure kwicisha abo muri uwo mudugudu inkota, uwurimburane rwose n'ibirimo byose, urimburishe amatungo yawo inkota. Isahu yawo uyiteranirize hagati mu nzira yawo, uwutwikane n'isahu yawo yose imbere y'Uwiteka Imana yawe, uwo mudugudu uzabe ikirundo cy'ibyashenywe iteka, ntukubakwe ukundi. Ntukagire icyo ugundira mu byashinganywe kugira ngo Uwiteka arakuruke uburakari bwe bugurumana, akubabarire akugirire ibambe, akugwize nk'uko yarahiye ba sekuruza banyu, abitewe n'uko wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, ugakora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza. Muri abana b'Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye. Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9 Ntukarye ikintu cyose kizira. Aya ni yo matungo n'inyamaswa mwemererwa kurya: inka n'intama n'ihene, n'impara n'isirabo n'isunu, n'impongo n'inyemera n'ifumbēri n'itwiga. Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya. Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n'urukwavu n'impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe. N'ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho. Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n'ibikoko cyose mujye mukirya, ikidafite amababa n'ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe. Ibisiga n'inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya. Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n'itanangabo na oziniya, n'inkongoro y'impimakazi, n'icyarūzi n'icyanira uko amoko yabyo ari, n'igikōna cyose uko amoko yabyo ari, na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose, n'igihunyira gito n'igihunyira kinini n'igihunyira cy'amatwi, n'inzoya n'inkongoro na sarumpfuna, n'igishondabagabo n'uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n'inkotsa n'agacurama. Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye. Mwemererwa kurya ibisiga n'inyoni bidahumanya byose. Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w'umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina. Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy'imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye. Kandi uzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka. Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure. Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije, uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n'abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y'Uwiteka Imana yawe, mwishimane, kandi ubisangire n'Umulewi w'iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe. Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy'imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu. Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose. Uko imyaka irindwi ishize, uzajye ugira ibyo uhara. Ubu abe ari bwo buba uburyo bw'uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n'Uwiteka kwaranzwe. Wemererwa kwishyuza umunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu, uzakimuharire. Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire. Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk'uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara. Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h'iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w'umukene, ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw'icyo akeneye. Wirinde kwibwira icy'ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha”, bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w'umukene ukanga kugira icyo umuha, adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n'icyaha. Ntuzabure kumuha kandi numuha ntibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha umurimo wawe wose, n'ibyo ugerageza gukora byose. Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w'umukene w'umworo uri mu gihugu cyawe.” Nibakugurisha mwene wanyu w'Umuheburayo cyangwa w'Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi uzamuhare ngo akuveho, agire umudendezo. Kandi numuhara ngo agende agire umudendezo, ntuzamuhare nta cyo umuhaye, ahubwo uzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yawe uhuriraho, no ku muvure wawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, azabe ari ko umuha. Uzibuke yuko nawe wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo. Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n'abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe, uzende uruhindu urumupfumuze ugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N'umuja wawe uzamugenze utyo. Numuhara ngo akuveho, agire umudendezo, ntibizagutere agahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu, ukaba umuhembye igice cya kabiri cy'ibihembo wari ukwiriye guhemba umukozi ubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha ibyo ukora byose. Uburiza bw'ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe, uzajye ubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoreshe uburiza bw'inka yawe, ntukogoshe uburiza bwo mu mukumbi wawe. Ujye ubusangirira n'abo mu rugo rwawe imbere y'Uwiteka Imana yawe uko umwaka utashye, ahantu Uwiteka azatoranya. Nibugira inenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugira indi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe. Uzaburīre iwanyu, uhumanye n'udahumanye bahwanye kuburya nk'uko barya isirabo n'impara. Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi. Ujye uziririza ukwezi Abibu, uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriye muri Egiputa nijoro. Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe. Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y'umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa. Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z'igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara. Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w'intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa. Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe. Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagire umurimo uwukoraho. Kandi ujye ubara iminsi y'amasabato arindwi uhereye igihe utangiriraho gutemesha imyaka umuhoro, ujye utangira kubara iminsi y'ayo masabato uko ari irindwi. Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n'uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha. Wishimirane imbere y'Uwiteka Imana yawe n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'Umulewi w'iwanyu n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari hagati muri mwe, mwishimire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe. Kandi uzajye wibuka yuko wari umuretwa muri Egiputa, witondere ayo mategeko uyumvire. Ujye uziririza iminsi mikuru y'ingando uhamye irindwi, numara guhunika ibyo ku mbuga yawe uhuriraho, no kubika vino yo mu muvure wengeramo. Iyo minsi mikuru uyishimanemo n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi b'iwanyu. Umare iminsi irindwi uziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n'ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa. Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y'imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y'ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y'Uwiteka. Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n'umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye. Uzishyirireho abacamanza n'abatware ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, mu bihugu by'imiryango yawe yose. Bazajye bacira abantu imanza zitabera. Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy'umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y'abanyabwenge, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi. Imanza zitabera na hato azabe ari zo ujya uca kugira ngo ubeho, utware igihugu cya gakondo Uwiteka Imana yawe iguha. Ntugashinge igishushanyo cya Ashera cyabajwe mu giti cy'ubwoko bwose iruhande rw'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, icyo uziremera. Kandi ntuzishingire inkingi y'amabuye, kuko Uwiteka Imana yawe iyanga. Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka. Hagati muri mwe, ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo, akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse, ukabibwirwa ukabyumva, uzagire umwete wo kubibaririza. Nubona ko ari iby'ukuri bidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli, uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze icyo cyaha kibi, umujyane mu marembo y'umudugudu wawe, naho yaba umugabo cyangwa umugore, umwicishe amabuye. Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n'umwe gusa. 5.19; Heb 10.28 Amaboko y'abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n'abandi bantu bose, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw'ubwicanyi, cyangwa rw'imburanya cyangwa rw'inguma, ari iby'abantu baburaniye mu marembo y'iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije, usange abatambyi b'Abalewi n'umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye. Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo. Uko amategeko ari bakwigishije, n'uko urubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari ko ugenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye. Umuntu uzasuzugura ntiyumvire umutambyi, uhagarikwa no gukorerayo umurimo wera imbere y'Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu azicwe, ukure ikibi mu Bisirayeli. Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura. Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk'uko ayandi mahanga angose yose ameze”, ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu. Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.” Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n'izahabu byinshi. Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n'abatambyi b'Abalewi. Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y'ibi byategetswe n'aya mategeko, no kuyumvira, umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n'urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli. Abatambyi b'Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwe na gakondo ye. Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye. Uyu ube ari wo uba umwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw'ukuboko n'imisaya n'igifu. Kandi uzajye umuha umuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe. Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose. Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutima ubyifuza rwose, azajye akora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka. Ajye ahwanya n'abandi umugabane w'ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza. Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga. Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby'ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe. Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe. Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo. Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira. Bizakubera rwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.” Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza. Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose. Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra. Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.” Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye. Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura amahanga ya ba nyir'igihugu iguha, ukayazungura ugatura mu midugudu yabo no mu mazu yabo, uzirobanurire imidugudu itatu yo hagati mu gihugu cyawe, Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra. Uziharurire inzira, ugabanye igihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo mu bice bitatu, kugira ngo uwishe umuntu wese abone uko ahungira muri umwe muri iyo midugudu. Iri ni ryo tegeko rya gatozi wishe umuntu, agahungiramo, akabaho. Uzica mugenzi we atabyitumye adasanzwe amwanga, nk'uko umuntu yajyana na mugenzi we mu ishyamba guca ibiti, akamanika intorezo, akihanukira kuyikubita ku giti ngo agice, igakuka ikikubita kuri mugenzi we ikamwica, azahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho. Bibere bityo kugira ngo uhōrera amaraso y'uwapfuye adakurikira gatozi uwo akirakaye, akamufatīra kuko urugendo ari rurerure, akamukubita ikimwicakandi yari adakwiriye kwicwa, kuko adasanzwe amwanga. Ni cyo gitumye ngutegeka nti “Uzirobanurira imidugudu itatu.” Kandi Uwiteka Imana yawe niyagura urugabano rwawe, nk'uko yarahiye ba sekuruza banyu, akaguha igihugu cyose yarahiye ba sekuruza banyu ko izabaha, (kandi izakiguha niwitondera aya mategeko yose ukayumvira, ayo ngutegeka uyu munsi ngo ukunde Uwiteka Imana yawe, ugahora ugenda mu nzira ikuyoboye), uziyongerere indi midugudu itatu uyongere kuri ya yindi uko ari itatu, kugira ngo amaraso y'abatacumuye atavushirizwa hagati mu gihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagibwaho n'urubanza rw'ayo maraso. Ariko umuntu niyanga mugenzi we, akamwubikira akamutera, akamukubita ikimwica agahungira muri umwe muri iyo midugudu abakuru bo mu mudugudu w'iwabo bazamutumire, bamukureyo, bamugabize uhōrera amaraso y'uwapfuye amuhōre. Ntuzamubabarire ukure ku Bisirayeli amaraso y'utacumuye, kugira ngo ubone ibyiza. Ntuzahine imbago z'urubibi rwa mugenzi wawe zashinzwe n'aba kera, muri gakondo yawe uzahabwa mu gihugu Uwiteka aguha guhindūra. Umugabo umwe ntazahagurutswe no gushinja umuntu gukiranirwa cyangwa icyaha uko kiri kose, guhamya kw'abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari ko gukomeza ijambo ryose. 1 Tim 5.19; Heb 10.28 Umugabo w'ibinyoma nahagurutswa no gushinja umuntu icyaha, ababurana bombi bazahagarare imbere y'Uwiteka, imbere y'abatambyi n'abacamanza bazabaho muri icyo gihe. Abo bacamanza babibaririze cyane, nibabona uwo mugabo ari indarikwa washinje mwene wabo ibinyoma, muzamushyire aho yashakaga gushyirisha mwene wabo uwo. Uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abasigaye bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe. Ntuzababarire umeze atyo, ubugingo buhōrerwe ubundi, ijisho rihōrerwe irindi, iryinyo rihōrerwe irindi, ikiganza gihōrerwe ikindi, ikirenge gihōrerwe ikindi. Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi n'amagare n'abantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n'Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa. Kandi nimwigira hafi y'intambara, umutambyi azigire hafi y'abantu ababwire ati “Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y'ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n'ababisha banyu, ibakize.” Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo. Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.” Kandi abatware bongere babaze abantu bati “Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk'uwe.” Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b'ingabo bo gutabaza abantu. Niwigira hafi y'umudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire iby'amahoro. Maze nibagusubiza iby'amahoro bakakūgururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo. Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu. Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza, uzicishe umugabo uwurimo wese inkota, ariko abagore n'abakobwa n'abana bato, n'amatungo n'ibiri muri uwo mudugudu byose, n'iminyago n'isahu byawo byose, ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye. Azabe ari ko ugenza imidugudu ikuri kure cyane, itari iy'aya mahanga. Ariko mu midugudu y'aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka. Ahubwo uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukaba mucumuye ku Uwiteka Imana yanyu. Numara igihe kirekire ugose umudugudu ukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murima mbese na cyo ni umuntu byatuma ugitera nka wa mudugudu? Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, uzabitutira ubitsembeho, ubyubakishe ibihome ku mudugudu ukurwanya ugeza aho uzawutsindira. Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubona intumbi y'uwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane, abakuru bawe n'abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y'uwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose. Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bw'iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n'indi ngo ikurure ikintu, bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunire ijosi muri icyo gikombe. Abatambyi b'Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rw'imburanya zose n'urw'uruguma rwose. Abakuru bose b'uwo mudugudu urushaho kuba bugufi bw'iyo ntumbi, bakarabire hejuru y'iyo nka yavuniwe ijosi muri icyo gikombe bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n'amaso yacu ntiyayabonye ava. Uwiteka babarira ubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubare ku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y'utacumuye.” Maze bazaba bahongerewe ayo maraso. Uko ni ko amaraso y'utacumuye muzayakūza hagati muri mwe, gukora ibyo Uwiteka abona ko ari byiza. Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe, ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora, uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora. Nubona ko utakimwishimira uzamureke ajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk'imbata kuko uzaba umwononnye. Umugabo nagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo, umuhungu w'imfura akaba uw'inyungwakazi, najya kuraga ntazagire umuhungu w'inkundwakazi umutware ngo amurenze uw'inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko. Ahubwo yemereshe umuhungu w'inyungwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y'ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye. Umuntu nagira umuhungu unaniranye w'umugome utumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano, se na nyina bamufate bamushyire abakuru b'umudugudu wabo, mu marembo yawo. Babwire abakuru b'umudugudu wabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi.” Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye. Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwica ukamumanika ku giti, intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo. Nubona inka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngo udahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigarurira mwene wanyu. Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe. Kandi n'indogobe ye uzayigenze utyo, n'umwambaro we, n'ikindi kintu cyose cya mwene wanyu cyari kizimiye ukakibona, ntukwiriye kwihugenza. Nubona indogobe ya mwene wanyu cyangwa inka ye iguye mu nzira ntuzihugenze, ntuzabure kumufasha kuyigandura. Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n'umugabo, kandi umugabo ntakambarane n'umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka. Icyari cy'inyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina n'ibyana byayo. Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame. Niwubaka inzu uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rw'amaraso. Ntuzabibe imbuto z'amoko abiri mu ruzabibu rwawe, kugira ngo utazakwa ibyezemo byose, za mbuto wabibye n'imbuto z'imizabibu. Ntuzahingishe icyuma gikururwa n'inka n'indogobe zifatanije hamwe. Ntuzambare umwenda uboheshejwe ikivange cy'ubudodo bw'ubwoya bw'intama n'ubw'imigwegwe. Uzatere inshunda ku misozo y'impande enye z'umwenda wambara. Umuntu narongora umugeni akaryamana na we, akamwanga akamurega ibiteye isoni, akamwita izina ribi ati “Narongoye uyu mugeni mwegereye nsanga atagira ibimenyetso byerekana ko ari umwari”, maze se na nyina b'uwo mukobwa bajyane ibimenyetso by'uko ari umwari, babishyire abakuru b'umudugudu wabo, mu marembo yawo. Se w'uwo mukobwa abwire abakuru ati “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze, kandi dore amureze ibiteye isoni ati ‘Sinasanganye umukobwa wawe ibimenyetso by'uko ari umwari.’ Ariko ibimenyetso by'ibyo ngibi.” Basase uwo mwenda imbere y'abakuru b'umudugudu. Abakuru b'uwo mudugudu bafate uwo mugabo bamukubite, bamuce icyiru cya shekeli z'ifeza ijana bazihe se w'uwo mukobwa, bamuhoye yuko yise umwari w'Abisirayeli izina ribi, na we abe umugore we, ntazamwirukane mu gihe akiriho cyose. Ariko icyo kirego niba ari icy'ukuri, uwo mukobwa atabonetseho ibimenyetso by'uko ari umwari, bamusohore bamujyane ku rugi rw'inzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Umugabo nafatwa asambana n'umugore ufite umugabo bombi babīce, umugabo n'umugore basambanye. Uko abe ari ko ukura ikibi mu Bisirayeli. Umugabo nasanga mu mudugudu umwari wasabwe n'undi mugabo akaryamana na we, bombi muzabajyane mu marembo y'uwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine. Umukobwa ntuzagire icyo umutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nk'uko umuntu atera mugenzi we akamwica. Uwo mugabo yamusanze mu gasozi, uwo mukobwa wasabwe arataka, ntihagira umutabara. Umugabo nasanga umwari utarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata, uwo mugabo wamukinze ahe se w'uwo mukobwa shekeli z'ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho. Ntihakagire ucyura muka se, ntakorosore umwenda wa se ngo amwambike ubusa. Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka. Ikibyarwa n'ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry'Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b'ibihe cumi. Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b'ibihe cumi, kuko batabasanganije ibyokurya n'amazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriye Balāmu mwene Bewori w'i Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume. Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira Balāmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhindurira umuvumo kuba umugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga. Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yose ukiriho. Ntukange urunuka Umwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukange urunuka Umunyegiputa kuko wari umusuhuke mu gihugu cyabo. Abuzukuru babo bazajye mu iteraniro ry'Uwiteka. Nutabara kurwanya ababisha bawe ukagerereza, uzirinde ikibi cyose. Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe n'ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero. Kandi uzagire ahantu h'inyuma y'urugerero aho muca kwihagarika, kandi mu bintu byawe uzajyanemo igihōsho, nusohoka ukicara ugicukuze, uhindukire utwikīre aho uhagurutse. Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavamo. Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize. Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi. Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli. Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by'utingwa mu nzu y'Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka. Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy'ifeza cyangwa iy'ibyokurya, cyangwa iy'ikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu. Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra. Nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo ntuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza bikakubera icyaha, ariko niwirinda guhiga ntibizakubera icyaha. Ijambo riva mu kanwa kawe ujye uryitondera urisohoze, numara guhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo wahigishijwe n'umutima ukunze, ukawusezeranisha akanwa kawe. Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibu ugahaga uko ushaka, ariko ntuzagire izo usoromera mu kintu ufite. Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemesha umuhoro imyaka ye. Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye. Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n'undi. Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa, umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo. Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye. Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw'umuntu ho ingwate. Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk'imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Wite ku muze w'ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b'Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira. uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa. Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye. Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe. Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye, ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y'Uwiteka Imana yawe. Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w'umukene w'umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b'abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu. Uzajye umuha ibihembo bye by'umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha. Ba se b'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n'icye cyaha. Ntuzagoreke urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga cyangwa urw'impfubyi, kandi umwambaro w'umupfakazi ntukawumwake ho ingwate. Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo. Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw'umusuhuke w'umunyamahanga n'uw'impfubyi n'uw'umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose. Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi. Nusoroma imbuto z'uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi. Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo. Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburana bakabacira urubanza, batsindishirize uwakiranutse, batsindishe uwakoze icyaha. Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha, umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n'icyaha cye. Yemererwa kumukubita inkoni mirongo ine, ntazazirenze kugira ngo mwene wanyu atakubera umunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubita inkoni nyinshi zizirenze. Ntugahambire umunwa w'inka ihonyōra. Abavandimwe nibaba hamwe umwe agapfa adasize impfubyi y'umuhungu, umugore w'uwapfuye ntazashyingirwe ahandi hatari muri bene wabo b'umugabo we, ahubwo umugabo wabo amucyure, amuhungure. Umuhungu azabanza kubyara azabe ari we uzungurira se wabo wapfuye, kugira ngo izina rye ritazimira mu Bisirayeli. Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore ajye mu marembo y'umudugudu abwire abakuru ati “Umugabo wacu yanze gucikura mwene se, ntakunze kumpungura.” Abakuru b'umudugudu wabo bamuhamagaze bamuhane, nadakurwa ku ijambo akavuga ati “Sinshaka kumuhungura”, umugore wabo amwegerere imbere y'abo bakuru amukweture inkweto, amucire mu maso avuge ati “Uko abe ari ko udacikura mwene se agirirwa.” Izina rye rizahore rivugwa ritya mu Bisirayeli ngo “Inzu y'uwakwetuwe.” Abagabo nibarwana, umugore w'umwe akajya gukiza umugabo we umukubita agasingiriza ukuboko akamukama, uzamuce ikiganza ntuzamubabarire. Ntukagire mu isaho yawe ibyuma upimisha indatira imwe biciye ukubiri, ikinini n'igito. Ntukagire mu nzu yawe ibyibo b'urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n'igito. Ahubwo icyuma gitunganye kingana rwose n'uko cyitwa abe ari cyo upimisha, icyibo gitunganye kingana rwose n'uko cyitwa abe ari cyo ugeresha, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. Kuko abakora ibimeze nka bya bindi bose, abakora ibidatunganye bose, ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka. Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa, uko babasanganiriraga mu rugendo bakica ab'inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b'abanyantegenke ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana. Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukiza ababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukira mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y'ijuru bose. Ntuzabyibagirwe. Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo, uzende ku muganura w'ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe. Usange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe umubwire uti “Uyu munsi neruriye Uwiteka Imana yawe yuko nageze mu gihugu, Uwiteka yarahiye ba sogokuruza ko izaduha.” Uwo mutambyi akwakire cya cyibo agitereke hasi, imbere y'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe. Nawe uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruza yari Umwaramu wari bugufi bwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayo ubwoko bukomeye bunini bw'ubunyamaboko menshi. Abanyegiputa batugirira nabi baratubabaza, badukoresha uburetwa bw'agahato dutakira Uwiteka Imana ya ba sogokuruza, Uwiteka yumva gutaka kwacu, areba umubabaro wacu n'imiruho yacu n'agahato baduhata. Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi n'ukuboko kurambutse, n'ibiteye ubwoba bikomeye n'ibimenyetso n'ibitangaza. Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy'amata n'ubuki. None dore nzanye umuganura w'ibyeze mu butaka, ibyo umpaye Uwiteka.”Ubitereke hasi imbere y'Uwiteka Imana yawe, wikubite imbere y'Uwiteka Imana yawe. Wishimane n'Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga uri hagati muri mwe, mwishimire ibyiza byose Uwiteka Imana yawe yaguhanye n'inzu yawe. Numara kurobanura kimwe mu icumi cy'ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage. Uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe. Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye, kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose. Curika amaso uri mu ijuru ubuturo bwawe bwera, uhāne ubwoko bwawe Abisirayeli umugisha n'ubutaka waduhaye bw'igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko warahiye ba sogokuruza.” Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n'ayo mateka. Nuko ujye ushyira umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira. Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugira ngo uhore ugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n'ibyo yagutegetse n'amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye. Kandi n'Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumubera ubwoko yironkeye nk'uko yakubwiye, kandi yuko uzitondera amategeko ye yose kugira ngo agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera nk'uko yavuze. Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi. Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa. Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije. Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa. Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma. Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa, kandi utambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe. Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.” Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw'Uwiteka Imana yawe. Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.” Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini. Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab'imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.” Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.”Abantu bose babasubize bati “Amen!” Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibi rwa mugenzi we avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.”Abantu bose bavuge bati “Amen!” Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe. Hazagira umugisha igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo. Uzagira umugisha mu majya no mu maza. Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi. Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwera nk'uko yakurahiye, niwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye. Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry'Uwiteka, agutinye. Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butaka bwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu yuko azaguha. Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi, maze ntuzayaguzaho. Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera, ntuteshuke iburyo cyangwa ibumoso ngo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose, uhindukirire izindi mana uzikorere. Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho. Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima. Hazavumwa igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo. Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe. Uzavumwa mu majya no mu maza. Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhōra ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimūra. Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindūra. Uwiteka azaguteza urusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwaka umuriro, n'icyokere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira. Ijuru ryo hejuru y'umutwe wawe rizahinduka umuringa, n'ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma. Mu cyimbo cy'imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n'umusenyi muto nk'ifu y'ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira. Uwiteka azatuma uneshwa n'ababisha bawe bagushyire imbere, uzaca mu nzira imwe ubasanganiye ubahunge uciye mu nzira ndwi, uzateraganwa mu bihugu by'abami bo mu isi bose. Uzaba inyama z'ibisiga byose n'inyamaswa zose, ntihazagira ubyirukana. Uwiteka azaguteza ibishyute nk'iby'Abanyegiputa, no kuzana amagara n'ubuheri n'ibikoko, we kubivurwa. Uwiteka azaguteza ibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete, uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora, uzajya ugirirwa inabi nsa kandi unyagwe iteka he kugira ugutabara. Uzasaba umugeni harongore undi, uzubaka inzu we kuyitahamo, uzatera uruzabibu we kurya imbuto zarwo. Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugira ugutabara. Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumbura umunsi ukira, nta cyo uzashobora gukora. Imyaka yo ku butaka bwawe n'ibyakuvuye mu maboko byose bizaribwa n'ishyanga utazi, uzagirirwa inabi nsa ushenjagurwe iteka, bitume usazwa n'ibyo amaso yawe azibonera. Uwiteka azaguteza imikerēve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihēre mu bworo bw'ikirenge bigeze mu gitwariro. Wowe n'umwami uziyimikira, Uwiteka azabashyira ishyanga utigeze kumenya wowe na ba sekuruza banyu, kandi uzakorererayo izindi mana z'ibiti n'amabuye. Kandi uzahindukira amahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza, n'iciro ry'imigani n'agashinyaguro. Uzasohora imbuto nyinshi usarure bike kuko inzige zizabirya. Uzatera inzabibu uzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya. Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja. Uzabyara abahungu n'abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwa ho iminyago. Ibiti byawe byose n'imyaka yo ku butaka bwawe inzige zizabyigabiza. Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, nawe uzahora usubira hasi. Azakuguriza nawe we kumuguriza, ni we uzaba umutwe nawe ube umurizo. Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze aho uzarimbukira, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y'uburyo bwose yagutegetse. Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n'ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose. Ubutunzi bw'ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n'ibyishimo n'umunezero w'umutima, ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n'inyota no kwambara ubusa n'ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w'uburetwa uremereye, udakurwaho. Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y'isi, riza nk'uko ikizu kiguruka, ishyanga uzaba utazi ururimi rwaryo, ishyanga rifite mu maso hagaragaza urugomo, ritazubaha abashaje, ritazababarira abana. Bazarya abana b'amatungo yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y'impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw'inka zawe cyangwa ukw'imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira. Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye. Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z'abahungu bawe n'abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza. Umugabo wo muri mwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n'umugore aseguye n'abana be asigaranye bakiriho, ye guha n'umwe muri bo ku nyama z'abana be azaba ariye, kuko ari nta cyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe yose. Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n'umuhungu we n'umukobwa we, ngo atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y'amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarīra rwihishwa kuko abuze byose ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe. Nutitondera amagambo yose y'aya mategeko yanditswe muri iki gitabo, ngo utinye iri zina ry'icyubahiro riteye ubwoba, ari ryo UWITEKA IMANA YAWE, Uwiteka azaguteza wowe n'urubyaro rwawe, ibyago by'uburyo butangaza bikomeye bizakubaho akōme, n'indwara zikomeye zibabere akarande. Kandi azaguteza nawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikagutera ubwoba, zigufateho akaramata. Kandi indwara yose n'icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy'aya mategeko, na byo Uwiteka azabiguteza ageze aho uzarimbukira. Muzasigara muri bake, nubwo mwari muhwanije ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe. Kandi nk'uko Uwiteka yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni ko Uwiteka azishimira kubarimbura no kubatsemba kandi muzajahurwa mukurwe mu gihugu mujyanwamo no guhindūra. Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi mpera yayo, kandi uzakorererayo izindi mana utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, z'ibiti n'amabuye. Kandi muri ayo mahanga nta mahoro uzabona, ntuzabona aho uruhurira ibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayo umutima uhinda umushyitsi, n'amaso aremba n'umutima wonze. Uzashidikanya ubugingo bwawe, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe. Buzacya ugira uti “Iyo bwira”, buzagoroba ugira uti “Iyo bucya”, ubitewe n'ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha, n'ibyo amaso yawe azibonera. Kandi Uwiteka azagusubirisha muri Egiputa inkuge, mu nzira nakubwiye nti “Ntuzongera kuyibona ukundi.” Muzigurirayo n'ababisha banyu ngo mube imbāta z'abagabo n'abagore, mwe kubona ubagura. Aya ni yo magambo y'isezerano, Uwiteka yategetse Mose gusezeranira n'Abisirayeli mu gihugu cy'i Mowabu, yongewe ku isezerano yasezeraniye na bo kuri Horebu. Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati“Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa, ibigerageresho bikomeye n'ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye. Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n'amaso areba n'amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.” Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu. Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.” Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w'i Heshiboni na Ogi umwami w'i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda, duhindūra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n'Abagadi, n'igice kingana n'ikindi cy'umuryango w'Abamanase. Nuko mwitondere amagambo y'iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose. Uyu munsi mwese muhagaze imbere y'Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b'imiryango n'abakuru banyu, n'abatware b'ingabo banyu n'abagabo b'Abisirayeli bose, n'abana banyu bato n'abagore banyu, n'umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi w'inkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe. Muzanywe no kwemera isezerano ry'Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n'indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nk'uko yakubwiye, kandi nk'uko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo. Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n'iyi ndahiro, ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y'Uwiteka Imana yacu, kandi n'abatari hano hamwe natwe uyu munsi. Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y'amahanga mwaciyemo, kandi mwabonye ibizira bakunda, n'ibigirwamana byabo by'ibiti n'amabuye n'ifeza n'izahabu, byari muri bo. Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by'ayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi n'igisharira cyane. He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati “Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiye”, akarimbuza abahehereye n'abumye. Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw'Uwiteka n'ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry'uwo arikure munsi y'ijuru. Uwiteka azamurobanurira mu miryango y'Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n'imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy'amategeko. Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n'umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n'indwara Uwiteka yagiteje, kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n'umunyu n'ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw'i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n'umujinya we, bo n'amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n'iki?” Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa, bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye. Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo. Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n'uburakari n'umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk'uko biri none.” Ibihishwe ni iby'Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n'urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y'aya mategeko. Ibyo byose nibimara kukubaho, umugisha n'umuvumo nagushyize imbere ukabyibukira mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo, ukagarukira Uwiteka Imana yawe ukayumvira, ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n'abana bawe, ubikoresha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose, Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarabatatanirijemo. Niba abirukanywe bawe bazaba ku mpera y'isi, ni ho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, ni ho izabatarura. Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo ukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwiza urute ba sekuruza banyu ubwinshi. Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y'urubyaro rwawe bituma iba nk'imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho. Kandi Uwiteka Imana yawe izashyira iyo mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe, bazaba bakugiriye nabi. Nawe uzahindukirire Uwiteka umwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi. Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by'ibikuva mu maboko byose, n'iby'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk'uko yishimiraga ba sekuruza banyu, niba uzaba wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko ye y'uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy'amategeko, niba uzaba uhindukiriye Uwiteka Imana yawe, uyishakisha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose. Kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngo utayageraho. Ntari mu ijuru ngo ubaze uti “Ni nde uri butuzamukire mu ijuru ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?” Kandi ntari hakurya y'inyanja ngo ubaze uti “Ni nde uri butwambukire inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?” Ahubwo iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe ngo uryumvire. Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n'ibyiza, n'urupfu n'ibibi, kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n'amategeko yayo n'amateka yayo kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra. Ariko umutima wawe nuteshuka ntuyumvire, ukoshywa, ukikubita imbere y'izindi mana ukazikorera, uyu munsi ndababwira yuko muzarimbuka, ntimuramire mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra. Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n'urupfu, n'umugisha n'umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n'urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha. Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo. Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’ Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk'uko Uwiteka yavuze. Kandi Uwiteka azayagirira nk'uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b'Abamori n'ibihugu byabo, abo yarimbuye. Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose. Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.” Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y'Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo. Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.” Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b'Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, n'abakuru b'Abisirayeli bose. Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy'umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y'ingando, Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y'Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y'Abisirayeli bose bayumve. Uzajye uteranya abantu, abagabo n'abagore n'abana bato, n'umusuhuke w'umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y'aya mategeko bayumvire, no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.” Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry'ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.” Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry'ibonaniro. Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y'igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y'umuryango w'iryo hema. Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by'igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo. Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?’ Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana. “Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli. Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy'amata n'ubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha. Kandi nibamara kugibwaho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k'urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.” Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli. Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.” Mose amaze kwandika amagambo y'ayo mategeko mu gitabo, ayarangije ategeka Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ati “Nimwende iki gitabo cy'amategeko, mugishyire iruhande rw'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja kuko nzi ubugome bwanyu n'uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa? Munteranirize abakuru b'imiryango yanyu bose n'abatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n'intoki zanyu.” Mose avugira mu matwi y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose amagambo y'iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije. Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa. Kwigisha kwanjye kuragwa nk'imvura,Amagambo yanjye aratonda nk'ikime.Nk'uko imvura y'urujojo rugwa ku byatsi bitoto,Nk'uko ibitonyanga bigwa ku byatsi. Kuko ngiye kogeza izina ry'Uwiteka,Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye. Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose,Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.Ni Imana y'inyamurava itarimo gukiranirwa,Ica imanza zitabera, iratunganye. Bariyononnye ntibakiri abana bayo,Ahubwo ni ikizinga kuri bo,Ni ab'igihe kinaniranye kigoramye. Mwa bwoko bw'abapfapfa mwe,Mwa bwoko bw'abanyabwenge buke mwe,Uko ni ko mwitura Uwiteka?Si we so wagucunguye?Yarakuremye aragukomeza. Ibuka ibihe bya kera,Tekereza imyaka y'ibihe byinshi bya ba sekuruza banyu.Baza so arabikumenyesha,Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira. Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,Igatandukanya amoko y'abantu,Yashyizeho ingabano z'amahanga,Nk'uko umubare w'Abisirayeli uri. Kuko ubwoko bw'Uwiteka ari bwo gakondo ye,Aba Yakobo ari bo mugabane w'umwandu we. Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo,Mu butayu butarimo abantu iwabo w'inyamaswa zihūma,Arabugota arabukuyakuya,Aburinda nk'imboni y'ijisho rye. Nk'uko ikizu gikangura ibyana byacyo,Kigahungiriza amababa hejuru yabyo,Kigatanda amababa kikabijyana,Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine,Nta mana y'inyamahanga yari kumwe na bwo. Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z'imisozi yo mu isi,Burya umwero wo mu mirima,Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare,N'amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera, N'amata y'inka n'amatāmatāma.Abuha ibinure by'abana b'intama,N'amapfizi y'intama y'i Bashani n'ihene,N'ingano zihunze zirushaho kuba nziza,Nk'uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze,Wanyoye vino yenzwe mu maraso y'inzabibu. Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri,Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye.Maze areka Imana yamuremye,Asuzugura Igitare cy'agakiza ke. Bamuteye gufuhira imana z'inyamahanga,Bamurakarishije ibizira. Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,Batambiye imana batigeze kumenya,Imana nshya z'inzaduka,Izo ba sekuruza banyu batatinyaga. Igitare wavutseho ntukicyibuka,Wibagiwe Imana yakubyaye. Uwiteka yarabibonye bimwangisha urunuka,Abahungu be n'abakobwa be bamurakaje. Aravuga ati “Nzabima amaso,Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,Kuko ari ab'igihe kigoramye cyane,Ari abana batarimo umurava. Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri,Bandakarishije ibigirwamana byabo by'ubusa,Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry'ukuri,Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge. Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro,Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi,Ugakongorana isi n'umwero wayo,Ugakongeza imerero ry'imisozi. “Nzabarundaho ibyago,Nzabamariraho imyambi yanjye. Bazananurwa n'inzara,Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze.Nzabagabiza amenyo y'inyamaswa,N'ubusagwe bw'ibikururuka mu mukungugu. Hanze bazagirirwayo incike n'inkota,No mu mazu bazazigirirwamo n'ibiteye ubwoba,Bizica umusore n'umwari,Umwana wonka n'umusaza umeze imvi. Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure,Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’ Iyo ntatinya ibitutsi by'ababisha,Kandi ko abanzi babo bajijwa,Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi,Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’ ” Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,Butarimo ubwenge na buke. Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,Baba bitaye ku iherezo ryabo. Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo,Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,Iyo Igitare cyabo kitabagura,Iyo Uwiteka atabagabiza? Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n'Icyacu,Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw'ibyo. Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw'i Sodomu no mu mirima y'i Gomora,Inzabibu zabo ni amabamba,Amaseri yazo arasharira. Vino yabo ni ubusagwe bw'ibiyoka,Ni ubusagwe bukaze bw'impiri. “Ibyo ntibibitswe aho ndi?Ntibishyizwe mu bubiko bw'ubutunzi bwanjye,Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso? Guhōra no kwitura ni ibyanjye,Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.Kuko umunsi w'ibyago byabo uri bugufi,Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.” Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe,Azababarira abagaragu be,Nabona yuko amaboko yabo ashize,Kandi ko hatagira usigaye w'imbata cyangwa uw'umudendezo. Azabaza ati “Imana zabo ziri he,Igitare bahungiragaho? Imana ziri he zaryaga urugimbu rw'ibitambo byabo,Zikanywa vino y'amaturo yabo y'ibyokunywa?Nizihaguruke zitabare mwebwe,Zibakingire zibarinde. “Nuko mumenye yuko jyewe, jye ubwanjye ari jye Mana,Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye.Ni jye wica, ni jye utanga ubugingo,Nakomerekeje ni jye ukiza,Nta wubasha gukiza uwo mfashe mu kuboko kwanjye. Kuko manika ukuboko kwanjye nkagutunga mu ijuru,Nkarahira nti ‘Nk'uko ari ukuri yuko mporaho iteka ryose, Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana,Ukuboko kwanjye kugafata amateka.Nzahōra ababisha banjye,Nzitura abanyanga. Inkota yanjye izarya inyama,Nzasindisha imyambi yanjye amaraso,Amaraso y'abishwe n'ay'abafashwe mpiri,N'ay'imitwe y'abatware b'ababisha.’ ” Banyamahanga mwishimane n'ubwoko bwayo,Kuko izahōrera amaraso y'abagaragu bayo,Igahōra ababisha bayo,Kandi izahongerera igihugu cyayo n'ubwoko bwayo. Mose araza avugira amagambo yose y'iyo ndirimbo mu matwi y'abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni. Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y'ayo mategeko, bayumvire, kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.” Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uyu musozi wa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy'i Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witēgere igihugu cy'i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo, upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yapfiriye ku musozi Hori, agasanga ubwoko bwe, kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli. Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.” Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w'Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa ati“Uwiteka yaturutse kuri Sinayi,Yabarasiye atungutse kuri Seyiri,Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani,Ava hagati mu bera inzovu nyinshi,Iburyo bwe haturuka umuriro w'amategeko ye, arawuboherereza. Ni ukuri akunda amahanga,Abera be bose bari mu kuboko kwawe,Bicaye imbere y'ibirenge byawe,Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe. Mose yadutegetse amategeko,Ni yo gakondo y'iteraniro ry'Abayakobo. Yari umwami mu ba Yeshuruni,Ubwo abatware b'ubwoko n'imiryango y'Abisirayeli yose,Bateraniraga hamwe. “Rubeni abeho ye gupfa,Ariko abantu be babe bake.” Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,Umujyane mu bwoko bwe. Amaboko ye yaramurwaniye,Nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.” Kuri Lewi aravuga ati“Tumimu zawe na Urimu zawe zifitwe n'umukunzi wawe,Uwo wageragereje i Masa,Uwo wagishirije impaka ku mazi y'i Meriba. Lewi yavuze se na nyina ati‘Sinigeze kubabona’.Ntiyemera na bene se,Ntiyamenya abana be ubwe.Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe,Bakomeza isezerano ryawe. Bazigisha Abayakobo amateka yawe,Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe.Bazakunukiriza imibavu,Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe. Uwiteka ujye uha umugisha ubutunzi bwe,Ujye wemera umurimo w'amaboko ye.Ujye uhinguranya urukenyerero rw'abamuhagurukiye,N'urw'abamwanga kugira ngo batongera kubyuka.” Kuri Benyamini aravuga ati“Ukundwa n'Uwiteka azabana na we amahoro,Ahora amukingira umunsi ukīra,Aba mu bitugu bye.” Kuri Yosefu aravuga ati“Igihugu cye gihabwe umugisha n'Uwiteka,W'iby'igiciro cyinshi byo mu ijuru n'uw'ikime,N'uw'amazi y'ikuzimu adendeje hasi y'ubutaka, N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi yezwa n'izuba,N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye, N'uw'ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera,N'uw'iby'igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho, N'uw'iby'igiciro cyinshi byo mu isi n'ibiyuzuye,N'uw'ubuntu bw'Iyabaga muri cya gihuru cy'amahwa.Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu,Mu izingiro ry'umutware wa bene se. Ikimasa cye cy'uburiza icyubahiro ni icyacyo,Gifite amahembe nk'ay'imbogo.Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y'isi.Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu,Ayo ni ibihumbi bya Manase.” Kuri Zebuluni aravuga ati“Zebuluni, wishimira amagenda yawe,Isakari, wishimira amahema yawe. Bazahamagara amahanga aze ku musozi,Aho ni ho bazatambira ibitambo by'abakiranutsi,Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi,N'ubutunzi bwahishwe mu musenyi.” Kuri Gadi aravuga ati“Hahirwe uwāgura Gadi.Aryama nk'intare y'ingore,Atanyagura ukuboko n'izingiro ry'umutwe. Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nk'umuganura,Kuko ari ho gakondo y'uwategetse amategeko ihishwe.Yagiye ubwoko imbere,Asohoza amateka y'UwitekaN'ibyo yategetse ku Bisirayeli.” Kuri Dani aravuga ati“Dani ni icyana cy'intare,Gisimbuka kivuye i Bashani.” Kuri Nafutali aravuga ati“Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu,Wuzuye imigisha y'Uwiteka,Hindūra igihugu cy'iburengerazuba n'icy'ikusi.” Kuri Asheri aravuga ati“Asheri ahabwe umugisha w'urubyaro,Ashimwe na bene se,Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo. Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n'imiringa,Kandi uko iminsi yawe ingana,Ni ko intege zawe zizangana. “Yeshuruni, nta wuhwanye n'Imana,Izanwa no kugutabara ihetswe n'ijuru,Izana gukomera, ihetswe n'ibicu. Imana ihoraho ni ubuturo bwawe,Amaboko ye iteka ryose arakuramira.Yirukanye ababisha imbere yawe,Iravuga iti ‘Rimbura.’ Kandi Abisirayeli babe amahoro,Isōko ya Yakobo ibe ukwayo,Mu gihugu cya vino n'imyaka y'impeke,Ijuru ryacyo ritondeshe ikime. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, urahiriwe.Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n'Uwiteka,Ari we ngabo igukingira ikagutabara,Ari we nkota igutera icyubahiro?Ababisha bawe uzabahindūra bagushyeshye,Ukandagire mu mpinga z'imisozi yabo.” Mose ava mu kibaya cy'i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n'i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy'i Galeyadi cyose ageza i Dani, n'icy'Abanafutali cyose, n'icy'Abefurayimu n'Abamanase, n'icy'Abayuda cyose ageza ku Nyanja y'iburengerazuba. Amwereka n'i Negebu, n'ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy'i Yeriko, umudugudu w'imikindo ageza i Sowari. Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.” Nuko Mose umugaragu w'Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy'i Mowabu, uko Uwiteka yategetse. Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy'i Mowabu giteganye n'i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n'ubu. Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse. Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira. Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w'ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose. Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. Ntawagereranywa na we, ku bw'ibimenyetso n'ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose, no ku bw'iby'amaboko menshi byose n'ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y'Abisirayeli bose. Ubwo Mose umugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n'aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose. Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu. Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna. Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.” Yosuwa ategeka abatware b'imitwe ati “Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ” Yosuwa abwira Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ati “Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’ Abagore banyu n'abana banyu n'amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab'intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire, kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.” Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n'aho uzadutuma hose tuzajyayo. Nk'uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk'uko yabanaga na Mose. Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!” Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo. Umwami w'i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu. Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.” Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka, nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n'ingoga murabafata.” Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije. Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira. Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y'inzu, arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima, kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose. Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n'umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi. None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk'iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy'ukuri yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n'abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.” Abo bagabo baramusubiza bati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby'ukuri.” Arabohereza, abamanuza umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y'inkike y'umudugudu, ni ho yari atuye. Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n'ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.” Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho. Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n'abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe. Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura. Ariko nutubūra ntituzagibwaho n'urubanza rw'indahiro uturahije.” Na we arababwira ati “Bizaba nk'uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya. Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba. Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose. Baramubwira bati “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.” Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n'Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse. Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati, bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu ihetswe n'Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire. Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y'imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.” Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.” Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuheke isanduku y'isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.” Nuko baheka isanduku y'isezerano bajya imbere y'abantu. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y'Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk'uko nabanaga na Mose. Ariko ubwire abatambyi bahetse isanduku y'isezerano uti ‘Nimugera ku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’ ” Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y'Uwiteka Imana yanyu.” Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abahivi n'Abaferizi, n'Abagirugashi n'Abamori n'Abayebusi. Nimwitegereze isanduku y'isezerano ry'Uwiteka nyir'isi yose, irababanziriza muri Yorodani. Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y'Abisirayeli, mu muryango wose havemo umuntu umwe umwe. Ibirenge by'abatambyi bahetse isanduku y'Uwiteka nyir'isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguru arahīkubira ikirundo.” Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y'isezerano kugira ngo bambukane. Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy'isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe -- amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko. Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani. Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe, ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ” Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y'Abisirayeli yose umwe umwe, arababwira ati “Nimunyure imbere y'isanduku y'Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk'uko umubare w'imiryango y'Abisirayeli ungana, kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’ Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ” Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w'imiryango y'Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho. Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n'ubu. Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka. Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y'Uwiteka ihetswe n'abatambyi irambutswa, abantu babireba. Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk'uko Mose yari yarabategetse. Ingabo nk'inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y'Uwiteka mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana. Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubaha nk'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tegeka abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bave muri Yorodani.” Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.” Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk'uko yari asanzwe. Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw'i Yeriko mu ruhande rw'iburasirazuba. Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali. Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay'iki?’ Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’, kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk'uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye, kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.” Nuko abami bose b'Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburengerazuba, n'abami b'Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y'Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw'Abisirayeli. Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.” Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti. Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa. Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose z'ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy'amata n'ubuki. Abana babo yabashubije mu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira. Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye. Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n'ubu. Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy'i Yeriko. Bukeye bw'umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu, n'udutsima tutasembuwe n'ibigori bikaranze. Nuko bukeye bw'uwo munsi baririyeho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y'igihugu cy'i Kanāni. Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?” Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z'Uwiteka umugaba.”Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?” Nuko umugaba w'ingabo z'Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.” Yosuwa abigenza atyo. I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n'umwami waho n'intwari zaho. Namwe ab'ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu. Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe. Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z'amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.” Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati “Nimuheke isanduku y'isezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku y'Uwiteka.” Maze abwira abantu ati “Nimuhite muzenguruka umudugudu, n'abafite intwaro na bo bahite bajye imbere y'isanduku y'Uwiteka.” Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama banyura imbere y'Uwiteka bayavuza, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka barayibakurikiza. Abafite intwaro bo bajya imbere y'abatambyi bavuza amahembe, n'ab'inyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe. Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurure amajwi’, muzahereko muvuge.” Nuko azengurukana isanduku y'Uwiteka umudugudu rimwe, basubira mu mahema yabo bararamo. Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku y'Uwiteka, n'abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama bajya imbere y'isanduku y'Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab'inyuma bakurikira isanduku y'Uwiteka, bagenda bavuza amahembe. Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu. Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nk'uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi. Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu. Kandi umudugudu n'ibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana n'abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga. Namwe muzīrinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw'Abisirayeli umuvumo n'amakuba. Ariko ifeza yose n'izahabu, n'ibintu by'imiringa n'iby'icyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubiko bwe.” Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y'amahembe barangurura amajwi, inkike z'amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda. Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo n'abagore, abato n'abakuru, inka n'intama n'indogobe babyicisha inkota. Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n'ibyo afite byose nk'uko mwamurahiye.” Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n'ibyo yari afite byose n'umuryango wabo wose, babishyira inyuma y'urugerero rw'Abisirayeli. Umudugudu barawutwika n'ibyarimo byose, keretse ifeza n'izahabu n'ibintu by'imiringa n'iby'ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y'ububiko bw'Uwiteka. Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n'inzu ya se n'ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n'ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko. Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntu uzahaguruka akajya kūbaka uyu mudugudu w'i Yeriko, avumwe imbere y'Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n'igihe azahaterera inzugi z'amarembo azapfushe umuhererezi we.” Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose. Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro. Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y'i Betaveni iburasirazuba bw'i Beteli, arababwira ati “Nimugende mutate icyo gihugu.” Nuko abo bagabo bajya gutata kuri Ayi. Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk'ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.” Nuko abantu baragenda bari nk'ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n'abo kuri Ayi. Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y'irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y'abantu ishya ubwoba ihinduka nk'amazi. Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, ageza nimugoroba we n'abakuru b'Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe. Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y'Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani! None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo? Abanyakanāni n'abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?” Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo. Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y'ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe. Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyereze umunsi w'ejo kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y'ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe. Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe. Nuko uzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe n'ibyo afite byose, kuko yishe isezerano ry'Uwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.’ ” Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n'imiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa. Yigiza hafi amazu y'Abayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu y'Abazera n'imbyaro zayo, afata Zabudi. Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa. Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana y'Abisirayeli, uyāturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.” Akani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y'Abisirayeli, uko nabigenje ni uku: nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z'ifeza magana abiri, n'umuhimba w'izahabu w'igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n'ifeza iri munsi yabyo.” Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye n'ifeza iri munsi yabyo. Nuko babikuramo babizanira Yosuwa n'Abisirayeli bose, babirambika imbere y'Uwiteka. Yosuwa n'Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n'umwambaro n'umuhimba w'izahabu, n'abana be, abahungu n'abakobwa, n'inka ze n'indogobe ze n'intama ze, n'ihema rye n'ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori. Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Abisirayeli bose bamutera amabuye, n'urubyaro rwe barutera amabuye maze barabatwika. Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy'amabuye, kiracyariho n'ubu.Nuko Uwiteka arīgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ry'icyo gikombe ni Akori na bugingo n'ubu. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n'abantu be n'umudugudu we n'igihugu cye mu maboko yawe. Uzagire Ayi n'umwami waho nk'uko wagize i Yeriko n'umwami waho, kandi iminyago yaho n'inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma y'umudugudu.” Maze Yosuwa ahagurukana n'ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b'intwari kandi b'imbaraga, abohereza nijoro arabategeka ati “Mucire igico hafi y'umudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye. Nanjye n'abantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nk'ubwa mbere tuzaherako tubahunge. Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nk'ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo. Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije. Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ry'Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.” Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati y'i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu. Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n'abakuru b'Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi. Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi. Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y'i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw'umudugudu. Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y'umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati. Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n'umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw'ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y'umudugudu. Yosuwa n'Abisirayeli bose bihindura nk'abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu. Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu. Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki. Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika. Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi w'umudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana. Yosuwa n'Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda. Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira n'umwe ucika ku icumu. Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa. Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota. Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n'abagore bari inzovu n'ibihumbi bibiri. Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose, keretse inka n'iminyango by'uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk'uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa. Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by'amatongo na bugingo n'ubu. Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y'irembo ry'umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n'ubu. Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y'Abisirayeli igicaniro cy'amabuye ku musozi witwa Ebali, nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, igicaniro cy'amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n'umuntu n'umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro. Maze yandikira imbere y'Abisirayeli ku mabuye y'igicaniro amategeko ya Mose, nk'uko Mose yari yarayanditse. Abisirayeli bose n'abakuru babo n'abatware babo n'abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y'isanduku imbere y'Abalewi b'abatambyi bahekaga isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n'abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha. Hanyuma asoma amagambo y'amategeko yose, imigisha n'imivumo nk'uko byari byanditswe byose mu gitabo cy'amategeko. Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo. Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z'Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi babyumvise, bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n'Abisirayeli. Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi, bahimba ubwenge baragenda bīhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, n'imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye, bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, n'imyenda ishaje y'ubushwambagara, kandi imitsima yose y'impamba yari yaragwengeye iguye uruhumbu. Barahaguruka basanga Yosuwa n'Abisirayeli mu ngando y'i Gilugali barababwira bati “Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.” Nuko Abisirayeli basubiza Abahivi bati “Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?” Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.”Yosuwa arababaza ati “Muri bwoko ki? Muturuka he?” Baramusubiza bati “Twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n'izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n'ibyo yakoze muri Egiputa byose, n'ibyo yakoreye abami babiri b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni umwami w'i Heshiboni, na Ogi umwami w'i Bashani wari muri Ashitaroti. Nuko abakuru bacu n'abari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati ‘Nimujyane impamba y'urugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.’ Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu y'iwacu igishyushye umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye iguye uruhumbu, kandi n'izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n'inkweto bidusaziyeho ku bw'urugendo rurerure cyane.” Abisirayeli bemezwa n'ibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka. Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry'amahoro no kutazabica, n'abatware b'iteraniro barabarahira. Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo. Abisirayeli baragenda bagera mu midugudu yabo ku munsi wa gatatu. Imidugudu yabo yari i Gibeyoni n'i Kefira, n'i Bēroti n'i Kiriyatiyeyarimu. Abisirayeli ntibabica kuko abatware b'iteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware. Ariko abatware bose babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ntitwabasha kubākura ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugira ngo uburakari butatubaho ku bwa ya ndahiro twabarahiye.” Abatware barababwira bati “Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi n'abavomyi b'iteraniro ryose nk'uko twababwiye.” Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye? Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n'abashenyi n'abavomyi b'inzu y'Imana yanjye.” Basubiza Yosuwa bati “Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Mose umugaragu wayo kubaha igihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bw'amagara yacu tugakora dutyo. None dore turi mu maboko yawe, icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyo udukorera.” Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko y'Abisirayeli ntibabica. Yosuwa abagira abashenyi n'abavomyi b'iteraniro n'ab'igicaniro cy'Uwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo n'ubu. Ubwo Adonisedeki umwami w'i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n'umwami waho nk'uko yagize i Yeriko n'umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n'Abisirayeli bakabana na bo, aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk'uko indembo z'abami zimera ndetse harutaga kuri Ayi, n'abagabo baho bose bari intwari. Ni cyo cyatumye Adonisedeki umwami w'i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w'i Heburoni no kuri Piramu umwami w'i Yaramuti, no kuri Yafiya umwami w'i Lakishi no kuri Debira umwami wo kuri Eguloni ati “Nimuzamuke munsange, muntabare tuneshe Abagibeyoni kuko basezeranye amahoro na Yosuwa n'Abisirayeli.” Nuko abo bami batanu b'Abamori: umwami w'i Yerusalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yaramuti, n'uw'i Lakishi n'uwo kuri Eguloni bateranira hamwe, barazamuka bo n'ingabo zabo zose bagandikira i Gibeyoni, barahagerereza. Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z'i Gilugali bati “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n'ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b'Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.” Nuko Yosuwa ahagurukana n'ingabo zose n'ab'intwari bakomeye bose, bava i Gilugali. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.” Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali. Uwiteka abatataniriza imbere y'Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betihoroni, barabanesha babageza kuri Azeka n'i Makeda. Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y'urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n'urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota. Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y'Abisirayeli ati“Zuba, hagarara kuri Gibeyoni,Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.” Izuba riherako rirahagarara n'ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk'umunsi wose. Kandi nta munsi wahwanye n'uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli. Yosuwa aherako atabarukana n'Abisirayeli bose mu ngerero z'i Gilugali. Abo bami batanu barahunga, bihisha mu buvumo bw'i Makeda. Babwira Yosuwa bati “Twabonye abo bami batanu bihisha mu buvumo bw'i Makeda.” Nuko Yosuwa aravuga ati “Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w'ubuvumo, mushyireho n'abo kubarinda.” Ati “Ariko ntimuhatinde, mukurikire ababisha banyu mubakubite muhere ku b'inyuma, ntimubakundire kwinjira mu midugudu yabo kuko Uwiteka Imana yanyu ibabagabije.” Yosuwa n'Abisirayeli bamaze kubatikiza kugeza aho bashiriye, abasigaye muri bo binjira mu midugudu igoswe n'inkike z'amabuye. Abantu bose baherako bagaruka amahoro kuri Yosuwa mu ngando z'i Makeda.Nta muntu n'umwe watinyutse gutuka uwo mu Bisirayeli. Nuko Yosuwa aherako aravuga ati “Nimusibure umuryango w'ubuvumo, mukuremo abo bami batanu mubanzanire.” Bakora uko bategetswe basohora abo bami batanu, barabamuzanira babakuye muri bwa buvumo: umwami w'i Yerusalemu n'umwami w'i Heburoni n'umwami w'i Yaramuti, n'umwami w'i Lakishi n'umwami wo kuri Eguloni. Bamaze gukuramo abo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b'Abisirayeli bose, abwira abatware b'ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y'aba bami.” Barabegera babakandagira ku majosi. Yosuwa arababwira ati “Ntimutinye kandi ntimukuke umutima, mube intwari kuko Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana.” Maze Yosuwa akubita abo bami arabica, abamanika ku biti bitanu. Nuko baguma ku biti kugeza nimugoroba. Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura ku biti, babajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, ku muryango wabwo bahasibisha amabuye manini birinda bigeza na bugingo n'ubu. Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n'umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w'i Makeda nk'uko yagize umwami w'i Yeriko. Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Makeda, batera i Libuna baraharwanya. Uwiteka agabiza Abisirayeli uwo mudugudu na wo n'umwami wawo babicisha inkota, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami waho nk'uko yagize umwami w'i Yeriko. Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Libuna batera i Lakishi, bagandikayo baraharwanya. Uwiteka agabiza Abisirayeli Lakishi bahatsinda ku munsi wa kabiri, bicisha inkota abari bawurimo bose nk'uko yagenje iby'i Libuna byose. Maze Horamu umwami w'i Gezeri ahagurutswa no gutabara i Lakishi, Yosuwa amwicana n'abantu be bose ntiyasigaza n'umwe. Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Lakishi batera kuri Eguloni, barahagerereza baraharwanya. Uwo munsi barahatsinda bicisha inkota abari bahari bose, arabarimbura rwose nk'uko yagenje iby'i Lakishi byose. Bukeye Yosuwa azamukana n'Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburoni baraharwanya. Barahatsinda bicisha inkota umwami waho n'imidugudu yaho yose n'abari bayirimo bose, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagenje ibyo kuri Eguloni byose, aharimburana n'abari bahari bose pe. Maze Yosuwa agarukana n'Abisirayeli bose, batera i Debira baraharwanya barahatsinda, maze umwami waho n'imidugudu yaho babicisha inkota barimbura abari bayirimo bose pe, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagize i Debira n'umwami waho, nk'uko yagize i Heburoni kandi nk'uko yagize i Libuna n'umwami waho. Uko ni ko Yosuwa yateye igihugu cyose cy'imisozi miremire n'icy'ikusi, n'icy'ikibaya n'icy'imirenge y'imisozi n'abami babyo ntiyasigaza n'umwe. Arimbura abahumeka bose pe, nk'uko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yategetse. Yosuwa arabica uhereye i Kadeshi y'i Baruneya ukageza n'i Gaza, n'igihugu cyose cy'i Gosheni kugeza n'i Gibeyoni. Nuko abo bami bose n'ibihugu byabo Yosuwa abaneshereza icyarimwe, kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yabarwaniye. Nuko Yosuwa atabarukana n'Abisirayeli bose, basubira mu ngerero z'i Gilugali. Yabini umwami w'i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w'i Madoni n'umwami w'i Shimuroni n'umwami wo kuri Akishafu, n'abami b'ikasikazi mu gihugu cy'imisozi miremire, n'abo muri Araba ikusi h'i Kinereti, n'abo mu kibaya no mu misozi y'i Dori iburengerazuba. Maze atumira Abanyakanāni b'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba, n'Abamori n'Abaheti n'Abaferizi n'Abayebusi bo mu gihugu cy'imisozi miremire, n'Abahivi bo munsi y'i Herumoni mu gihugu cy'i Misipa. Nuko batabarana n'ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, n'amafarashi n'amagare menshi cyane. Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y'i Meromu ngo barwanye Abisirayeli. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk'iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y'Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n'amagare yabo muzayatwike.” Yosuwa azana n'ingabo zose, zibaterera ku mazi y'i Meromu zibaguye gitumo. Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n'i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy'i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n'umwe. Yosuwa abagenza nk'uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n'amagare yabo arayatwika. Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w'umwami ukomeye muri abo bami bose. Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n'umwe wasigaye agihumeka, n'i Hasori arahatwika. N'indembo zose z'abo bami Yosuwa arazisenya, n'abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yategetse. Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n'umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse. N'iminyago yose y'iyo midugudu n'inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n'umwe ugihumeka. Nk'uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose. Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy'imisozi miremire, n'icy'ikusi cyose n'icy'i Gosheni cyose, n'icy'ikibaya n'icya Araba n'igihugu cy'imisozi miremire cya Isirayeli n'icy'ikibaya cyaho, uhereye ku musozi Halaki ukazamuka ujya i Seyiri, kugeza i Bāligadi mu mubande w'i Lebanoni uri munsi y'umusozi wa Herumoni. N'abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica. Yosuwa arwana n'abo bami bose igihe kirekire. Nta mudugudu wigeze gusezerana amahoro n'Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi midugudu yose bayitsinze barwanye. Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n'Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk'uko Uwiteka yategetse Mose. Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy'imisozi miremire, n'ab'i Heburoni n'ab'i Debira, n'abo muri Anabu n'abo mu gihugu cyose cy'imisozi miremire ya Yuda, n'abo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n'imidugudu yabo. Nta muntu n'umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy'Abisirayeli, keretse i Gaza n'i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe. Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk'uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo.Nuko igihugu gihabwa ihumure. Aba ni bo bami b'ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba. Igihugu cya Sihoni umwami w'Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni n'umudugudu wari hagati mu kibaya, n'igice cy'i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw'Abamoni. Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu mu nzira y'iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw'iruhande rw'ikusi rwanyuraga munsi y'imirenge y'imisozi Pisiga. Kandi ahindūra n'igihugu cya Ogi umwami w'i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi. Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n'i Saleka n'i Bashani yose kugeza mu rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka, igice cy'i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w'i Heshiboni. Abo bose Mose umugaragu w'Uwiteka n'Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w'Uwiteka ahaha Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ngo habe ahabo. Kandi aba ni bo bari abami b'ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n'Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy'i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y'Abisirayeli ngo habe ahabo nk'uko bagabanijwe. Igihugu cy'imisozi miremire n'icy'ikibaya n'icyo muri Araba, n'icy'imirenge y'imisozi n'icyo mu butayu n'icyo mu ruhande rw'ikusi, n'icy'Abaheti n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abaferizi n'icy'Abahivi n'icy'Abayebusi. Abo bami ni aba: umwe ni umwami w'i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n'i Beteli, undi ni umwami w'i Yerusalemu, undi ni umwami w'i Heburoni, undi ni umwami w'i Yaramuti, undi ni umwami w'i Lakishi, undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w'i Gezeri, undi ni umwami w'i Debira, undi ni umwami w'i Gederi, undi ni umwami w'i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada, undi ni umwami w'i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu, undi ni umwami w'i Makeda, undi ni umwami w'i Beteli, undi ni umwami w'i Tapuwa, undi ni umwami w'i Heferi, undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w'i Sharoni, undi ni umwami w'i Madoni, undi ni umwami w'i Hasori, undi ni umwami w'i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu, undi ni umwami w'i Tānaki, undi ni umwami w'i Megido, undi ni umwami w'i Kedeshi, undi ni umwami w'i Yokineyamu y'i Karumeli, undi ni umwami w'i Dori mu misozi y'i Dori, undi ni umwami w'i Goyimu y'i Gilugali, undi ni umwami w'i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n'umwe. Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa. Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby'Abafilisitiya n'iby'Abanyageshuri byose, uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuroni hamwe n'Abawi. Kandi ikusi igihugu cyose cy'Abanyakanāni, n'i Meyara h'Abasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rw'Abamori, n'igihugu cy'Abagebali n'i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i Bāligadi munsi y'umusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa. Hariho n'abanyagihugu cy'imisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu n'Abasidoni bose.”Ati “Nzabirukanira imbere y'Abisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk'uko nagutegetse. Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda n'igice cy'uwa Manase.” Kuko Abarubeni n'Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye, uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni n'umudugudu wo hagati mu kibaya, n'igitwa cyose cy'i Medeba ukageza i Diboni, n'imidugudu yose ya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw'Abamoni, n'i Galeyadi no mu ngabano z'Abanyageshuri n'Abanyamāka, n'umusozi wose wa Herumoni n'i Bashani yose ukageza i Saleka, n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana. Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturana n'Abisirayeli na bugingo n'ubu. Ariko umuryango w'Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk'uko yamubwiye. Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nk'uko amazu yabo ari. Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni, n'umudugudu wo hagati mu kibaya n'igitwa cyose cy'i Medeba n'i Heshiboni, imidugudu yose y'ibitwa n'i Diboni n'i Bamotibāli n'i Betibālimeyoni, n'i Yahasi n'i Kedemoti n'i Mefāti, n'i Kiriyatayimu n'i Sibuma n'i Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya, n'i Betipewori n'imirenge y'i Pisiga n'i Betiyeshimoti, n'imidugudu yose y'ibitwa n'igihugu cyose cya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n'abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu. Kandi Balāmu mwene Bewori w'umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n'abandi bishwe. Ariko urugabano rw'Abarubeni rwari Yorodani n'inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y'Abarubeni nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo. Kandi Mose ni we wagerereye umuryango w'Abagadi nk'uko amazu yabo ari. Igihugu bahawe cyari Yazeri n'imidugudu yose y'i Galeyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugeza kuri Aroweri hateganye n'i Raba, uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa n'i Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rw'i Debira. Kandi iyo mu kibaya n'i Betiharamu n'i Betinimura, n'i Sukoti n'i Safoni n'igice cy'igihugu cya Sihoni umwami w'i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n'inkuka zayo ukageza mu bigobe by'inyanja y'i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani. Iyi ni yo gakondo y'Abagadi nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo. Kandi Mose ni we wagerereye igice cy'umuryango wa Manase, haba ahabo nk'uko amazu yabo ari. Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w'i Bashani, n'imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu, n'igice cy'i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu y'igihugu cya Ogi cy'i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk'uko amazu yabo ari. Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy'ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba. Ariko umuryango w'Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk'uko yababwiye. Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy'i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu yose y'imiryango y'Abisirayeli barakibagabanya. Imigabane irafindirwa nk'uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y'imiryango cyenda n'igice cy'umuryango, kuko Mose ari we wari watanze gakondo y'imiryango ibiri n'igice cy'umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi. Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imidugudu yo guturamo n'ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo. Nk'uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu. Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w'Imana turi i Kadeshi y'i Baruneya? Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y'i Baruneya, Mose umugaragu w'Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n'umutima utabeshya. Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y'abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose. Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n'iy'abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ” Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n'itanu nk'uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n'itanu. Ubu ndacyafite imbaraga nk'uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n'ubu ni ko zikiri. None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n'inkike z'amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk'uko Uwiteka yavuze.” Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye. Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w'Umukenazi na bugingo n'ubu, kuko yomatanye n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli rwose. Kandi i Heburoni kera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yari umuntu wo mu Bānaki ukomeye kuruta abandi.Nuko igihugu gihabwa ihumure. Umugabane w'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho. Kandi urugabano rwabo rw'ikusi rwaheraga mu iherezo y'Inyanja y'Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi, rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi y'i Baruneya rukanyura bugufi bw'i Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika, rukanyura kuri Asimoni rugarukira ku kagezi ka Egiputa, maze urugabano rukagarukira ku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rw'ikusi. Kandi urugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja y'Umunyu, ukageza aho Yorodani igarukira.Kandi urugabano rw'ikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja. Urwo rugabano rwazamukaga i Betihogula rugahita iruhande rw'ikasikazi rw'i Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni, rugakomeza rukagera i Debira uvuye mu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye n'inzira izamuka kuri Adumimu umusozi wo hakurya y'umugezi ikusi, nuko urugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukira kuri Enirogeli, kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rw'igihugu cy'Abayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cy'i Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga y'umusozi werekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ry'igikombe cy'Abarafa ikasikazi. Nuko urugabano rukamanuka mu mpinga y'umusozi rukagera ku isōko y'amazi y'i Nefutowa, rukagarukira mu midugudu yo ku musozi wa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i Bāla (uwo mudugudu ni wo witwa Kiriyatiyeyarimu). Nuko rugakebereza iburengerazuba bw'i Bāla ku musozi wa Seyiri, rukanyuraho rukagera mu ruhande rw'umusozi wa Yeyarimu rw'ikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukana i Betishemeshi rukanyura i Timuna. Kandi urwo rugabano rukagarukira mu ruhande rwa Ekuroni ikasikazi, rukaza rutyo i Shikeroni rukanyuraho rukagera ku musozi wa Bāla rukagarukira i Yabunēli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja. Kandi urugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.Urwo ni rwo rugabano rwose rw'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari. Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk'uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni. Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki. Nuko avayo atera ab'i Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi. Kalebu aravuga ati “Umuntu uzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira. Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?” Uwo mukobwa aramusubiza ati “Ungirire ubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa n'amasōko y'amazi?” Nuko amuha amasōko yo haruguru n'ayo hepfo. Iyo ni yo gakondo y'umuryango wa Abayuda nk'uko amazu yabo ari. Iyi ni yo midugudu y'umuryango w'Abayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: Kabusēli na Ederi na Yagura, na Kina na Dimona na Adada, na Kedeshi na Hasori na Itunani, na Zifu na Telemu na Beyaloti, na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori), na Amamu na Shema na Molada, na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti, na Hasarishuwali na Bērisheba na Biziyotiya, na Bāla na Iyimu na Esemu, na Elitoladi na Kesili na Horuma, na Sikulagi na Madumana na Sanusana, na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imidugudu yose yari makumyabiri n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo. Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna, na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu, na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka, na Shārayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi n'ine hamwe n'ibirorero byayo. Senani na Hadasha na Migidoligadi, na Dilani na Misipa na Yokitēli, na Lakishi na Bosikati na Eguloni, na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi, na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo. Libuna na Eteri na Ashani, na Ifuta na Ashuna na Nesibu, na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo. Ekuroni hamwe n'imidugudu n'ibirorero byawo, uhereye Ekuroni ukageza ku nyanja, imidugudu yose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe n'ibirorero byayo. Ashidodi n'imidugudu n'ibirorero byaho, i Gaza n'imidugudu n'ibirorero byaho, ukageza ku kagezi ka Egiputa n'Inyanja Nini n'ikibaya cyayo. Iyo mu gihugu cy'imisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko, na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira), na Anabu na Eshitemowa na Animu, na Gosheni na Holoni na Gilo. Imidugudu ni cumi n'umwe hamwe n'ibirorero byayo. Araba na Duma na Eshana, na Yanimu na Betitapuwa na Afeka, na Humata na Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imidugudu ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo. Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta, na Yezerēli na Yokideyamu na Zanowa, na Kayini na Gibeya na Timuna. Imidugudu ni icumi hamwe n'ibirorero byayo. Halihuli na Betisuri na Gedori, na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Imidugudu ni itandatu hamwe n'ibirorero byayo. Kiriyatibāli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) n'i Raba. Imidugudu ni ibiri hamwe n'ibirorero byayo. Iyo mu butayu ngiyi: Betaraba na Midina na Sekaka, na Nibushani n'umudugudu w'umunyu na Enigedi. Imidugudu ni itandatu hamwe n'ibirorero byayo. Ariko Abayebusi bo bari abaturage b'i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.Nuko Abayebusi bagumana n'Abayuda i Yerusalemu na bugingo n'ubu. Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n'i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire rukagera i Beteli, rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw'Abaruki rukagera Ataroti, rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw'Abayafuleti kugeza mu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja. Nuko bene Yosefu, Abamanase n'Abefurayimu benda gakondo yabo. Kandi urugabano rw'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw'iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru. Urugabano rw'iburengerazuba rukagarukira i Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw'i Yanowa. Kandi rukava i Yanowa rukamanukana Ataroti n'i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukira kuri Yorodani, rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari, hamwe n'imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y'Abamanase, imidugudu yose n'ibirorero byayo. Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n'Abefurayimu na bugingo n'ubu, bahinduka abaretwa babo. Bafindira umugabane w'umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n'i Bashani kuko yari intwari. Bafindira n'umugabane wa bene Manase bandi nk'uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nk'uko amazu yabo ari. Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa. Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry'Uwiteka. Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu by'i Galeyadi n'i Bashani byo hakurya ya Yorodani, kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo n'abahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi. Nuko urugabano rw'Abamanase rwaheraga i Bwasheri rukageza i Mikimetati herekeye i Shekemu, maze urugabano rukanyura iburyo rukagera Enitapuwa. Igihugu cy'i Tapuwa cyari icya Manase, ariko i Tapuwa hafi y'urugabano rw'Abamanase hari ah'Abefurayimu. Nuko urugabano rumanukira ku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo midugudu yari iy'Abefurayimu, ariko rero yari hagati y'iy'Abamanase. Urugabano rw'Abamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja. Kandi ikusi yako haba ah'Abefurayimu, ikasikazi yako haba ah'Abamanase, kandi inyanja ni rwo rugabano rwabo. Nuko bagera i Bwasheri ikasikazi, n'i Bwisakari iburasirazuba. Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu Bashēri imidugudu yitwaga Betisheyani n'imidugudu yaho, na Ibuleyamu n'imidugudu yaho, n'abaturage b'i Dori n'imidugudu yaho, n'aba Endori n'imidugudu yaho, n'ab'i Tānaki n'imidugudu yaho, n'ab'i Megido n'imidugudu yaho, ari yo misozi itatu. Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu. Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni ikoro, ntibabirukana umuhashya. Ab'umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n'igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?” Nuko Yosuwa arabasubiza ati “Niba muri umuryango munini nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagurire mu gihugu cy'Abaferizi n'Abarafa, kuko igihugu cy'imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.” Abayosefu baravuga bati “Igihugu cy'imisozi ntabwo cyadukwira, kandi Abanyakanāni bose b'i Betisheyani n'imidugudu yaho, n'abari mu kibaya cy'i Yezerēli uko batuye mu gihugu cy'ibibaya, bafite amagare y'ibyuma.” Yosuwa aherako abwira umuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu n'Abamanase ati “Muri umuryango munini koko kandi mufite imbaraga nyinshi, ntimwahabwa umugabane umwe gusa ahubwo igihugu cy'imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n'imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n'amagare y'ibyuma, muzabirukane.” Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera. Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo. Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye? Nuko nimutore abagabo batatu uko umuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk'uko gakondo y'imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.” Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n'Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi. Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka Imana yacu. Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw'Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N'Abagadi n'Abarubeni n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye.” Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z'igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka hano i Shilo.” Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n'imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z'i Shilo. Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk'uko imiryango yabo iri. Umugabane w'umuryango w'Ababenyamini uboneka nk'uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu. Urugabano rw'ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw'i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw'i Betaveni. Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukira Atarotadara iruhande rw'umusozi ikusi y'i Betihoroni yo hepfo. Nuko rugeze ku ruhande rw'iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n'i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w'Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw'iburengerazuba. Urugabano rw'ikusi rugahera ku iherezo ry'i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y'amazi ya Nefutowa. Maze rukamanukana mu iherezo ry'umusozi uteganye n'igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy'Abarafa ikasikazi, rukamanukana muri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n'Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli. Bakaruzana batyo ikasikazi rukagarukira Enishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y'inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni, rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukana muri Araba, rukanyuraho rukagera mu ruhande rw'i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy'Inyanja y'Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw'ikusi. Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko ingabano zayo zazengurutse, nk'uko amazu yabo ari. Kandi imidugudu y'umuryango w'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi, na Betaraba na Semarayimu na Beteli, na Avimu na Para na Ofura, na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imidugudu ni cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo. Gibeyoni na Rama na Bēroti, na Misipa na Kefira na Mosa, na Rekemu na Irupēli na Tarala, na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imidugudu ni cumi n'ine n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari. Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w'Abayuda. Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada, na Hasarishuwali na Bala na Esemu, na Elitoladi na Betula na Horuma, na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa, na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n'itatu hamwe n'ibirorero byayo. Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n'ibirorero byayo, hamwe n'ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari. Ariko umugabane w'Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w'Abayuda, kuko igice cy'Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo. Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida, rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n'i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu. Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya. Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya, rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli. Kandi bahabwa i Katati n'i Nahalali, n'i Shimuroni n'i Dala n'i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari. Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk'uko amazu yabo ari. Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n'i Kesuloti n'i Shunemu, n'i Hafarayimu n'i Shiyoni na Anaharati, n'i Rabiti n'i Kishiyoni na Ebeza, n'i Remeti na Eniganimu na Enihada n'i Betipazezi, maze urugabano rukagarukira i Tabora n'i Shahazuma n'i Betishemeshi, kandi iherezo ry'urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abisakari nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero. Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk'uko amazu yabo ari. Urugabano rwabo rwari i Helikati n'i Hali, n'i Beteni na Akishafu, na Alameleki na Amadi n'i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n'i Shihorilibunati, rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n'i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso, na Eburoni n'i Rehobu, n'i Hamoni n'i Kana no kugeza i Sidoni nini. Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w'i Tiro ugoswe n'inkike z'amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n'i Akizibu, kandi bahabwa na Uma na Afika n'i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Abashēri nk'uko amazu yabo ari. Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk'uko amazu yabo ari. Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy'umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n'i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani. Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba. Kandi imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti, na Adama na Rama na Hasori, na Kedeshi na Edureyi na Enihasori, na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abanafutali nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byayo. Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi, n'i Shālabini na Ayaloni na Itula, na Eloni n'i Timuna na Ekuroni, na Eliteke n'i Gibetoni n'i Bālati, n'i Yahudi n'i Beneberaki n'i Gatirimoni, n'i Meyakoni n'i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa. Kandi igihugu cy'Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n'izina rya sekuruza Dani. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byabo. Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo bakurikije itegeko ry'Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo. Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y'Uwiteka, bari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imidugudu y'ubuhungiro, iyo nabategekesheje ururimi rwa Mose, kugira ngo gatozi wishe umuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibabera ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.’ Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry'uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudu bamuhe aho aba. Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ari umwanzi we. Nuko azagume muri uwo mudugudu kugeza ubwo azahagarara imbere y'iteraniro gucirwa urubanza na bo, ukageza n'igihe umutambyi mukuru yasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu mudugudu yahunzemo.” Nuko bitoranyiriza i Kedeshi y'i Galilaya mu gihugu cy'imisozi y'i Bunafutali, n'i Shekemu mu gihugu cy'imisozi y'i Bwefurayimu, n'i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda. Kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba bw'i Yeriko, batoranyayo i Beseri mu butayu bwo mu bitwa h'umuryango w'Abarubeni, n'i Ramoti y'i Galeyadi h'umuryango w'Abagadi, n'i Golani y'i Bashani h'umuryango w'Abamanase. Iyo ni yo midugudu yakubitiwe Abisirayeli bose n'umunyamahanga wese ubasuhukiyemo, kugira ngo uwishe umuntu wese atabyitumye azahungireyo ye kwicwa n'umuhōzi, kugeza ubwo azahagarara imbere y'iteraniro. Nuko abatware b'amazu y'Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli, bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n'ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.” Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n'ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk'uko Uwiteka yategetse. Ubufindo bwerekana imigabane y'amazu y'Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n'itatu ku y'umuryango wa Yuda, no ku y'uwa Simiyoni, no ku y'uwa Benyamini. Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imidugudu cumi ku y'umuryango wa Efurayimu, no ku midugudu y'uwa Dani no ku y'igice cy'umuryango wa Manase. Kandi bene Gerushoni bafindirwa imidugudu cumi n'itatu ku y'amazu y'umuryango wa Isakari, no ku y'uwa Asheri, no ku y'uwa Nafutali, no ku y'igice cy'umuryango wa Manase i Bashani. Kandi bene Merari nk'uko amazu yabo ari, bahabwa imidugudu cumi n'ibiri ku y'umuryango wa Rubeni, no ku y'uwa Gadi, no ku y'uwa Zebuluni. Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudu n'ibikingi byayo, nk'uko Uwiteka yategekesheje Mose. Bagabanya mu muryango w'Abayuda no mu muryango w'Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina. Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b'Abalewi, kuko umugabane wa mbere wari uwabo. Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi ya Yuda hamwe n'ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki, ariko imirima y'uwo mudugudu n'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye. Kandi baha bene Aroni umutambyi i Heburoni n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Libuna n'ibikingi byaho, n'i Yatiri n'ibikingi byaho, na Eshitemowa n'ibikingi byaho, n'i Holoni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho, na Ayini n'ibikingi byaho, n'i Yuta n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu icyenda yo muri iyo miryango ibiri. Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n'ibikingi byaho, n'i Geba n'ibikingi byaho, na Anatoti n'ibikingi byaho, na Alumoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Imidugudu yose ya bene Aroni b'abatambyi yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo. Kandi ab'amazu ya bene Kohati b'Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imidugudu y'umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu. Babaha i Shekemu n'ibikingi byaho mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Gezeri n'ibikingi byaho, n'i Kibuzayimu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n'ibikingi byaho, n'i Gibetoni n'ibikingi byaho, na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi mu gice cy'umuryango wa Manase babaha i Tānaki n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri. Imidugudu yose ya bene Kohati bandi yari icumi n'ibikingi byayo. Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y'Abalewi, mu mugabane w'igice cy'umuryango wa Manase i Golani y'i Bashani n'ibikingi byabo, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Bēshitera n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri. Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho, n'i Yaramuti n'ibikingi byaho, na Eniganimu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n'ibikingi byaho, na Abudoni n'ibikingi byaho, n'i Helikati n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi umuryango wa Nafutali babaha i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Hamotidori n'ibikingi byaho, n'i Karitani n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu itatu. Imidugudu yose y'Abagerushoni nk'uko amazu yabo ari, yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo. Kandi mu muryango wa Zebuluni ni ho bahaye ab'amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n'ibikingi byaho, n'i Karita n'ibikingi byaho, n'i Dimuna n'ibikingi byaho, n'i Nahalali n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi mu muryango wa Rubeni babaha i Beseri n'ibikingi byaho, n'i Yahasi n'ibikingi byaho, n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho, n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine. Iyo yose ni yo midugudu ya bene Merari nk'uko amazu yabo ari, ari bo b'ayandi mazu y'Abalewi. Umugabane wabo wari imidugudu cumi n'ibiri. Imidugudu yose y'Abalewi yo hagati muri gakondo y'Abisirayeli, yari mirongo ine n'umunani n'ibikingi byayo. Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n'ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose. Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo. Uwiteka abaha ihumure impande zose nk'uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose. Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw'Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye. Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni n'Abagadi, n'ab'igice cy'umuryango wa Manase arababwira ati “Mwashohoje ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye. Kandi icyo gihe cyose kugeza ubu ntabwo mwahemukiye bene wanyu, n'amategeko y'Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye. Uwiteka Imana yanyu yaruhuye bene wanyu nk'uko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubire mu gihugu mwahawe, icyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani. Icyakora mujye mugira umwete wo kwitondera amategeko, n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.’ ” Maze Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera basubira mu mahema yabo. Nuko igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo. Maze arababwira ati “Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n'izahabu n'imiringa, n'ibyuma n'imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y'ababisha banyu.” Nuko Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy'i Kanāni, bajya mu gihugu cy'i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk'uko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose. Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy'i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy'amabuye kuri Yorodani cy'ikimenywabose. Bukeye Abisirayeli bumva ko Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukiro ry'i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw'Abisirayeli. Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugira ngo bajye kubarwanya. Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ku Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi, bamutumana n'abatware cumi. Umuryango wose w'Abisirayeli utoranywamo umutware umwe w'inzu ya sekuruza, umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi by'Abisirayeli ari umukuru w'inzu ya sekuruza. Nuko bageze ku Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi, barababwira bati “Iteraniro ryose ry'Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuro mwacumuye ku Mana y'Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n'Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera? Mbese igicumuro cya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo n'ubu? Nubwo mugiga yateye mu iteraniro ry'Uwiteka, byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n'Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry'Abisirayeli. Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy'ubuturo bw'Uwiteka, aho ihema ry'Uwiteka riri muturane natwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu. Mbese wa mugabo Akani mwene Zera ntiyacumuye akenda ku byashinganywe, umujinya w'Uwiteka ugaherako ukamanukira mu iteraniro ry'Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugabo yacumuraga, si we warimbutse wenyine.’ ” Nuko Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bati “Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira. Niba twariyubakiye igicaniro kugira ngo duteshuke tureke kuyoborwa n'Uwiteka, cyangwa kugira ngo dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby'ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y'amafu y'impeke, Uwiteka ubwe abiduhore. Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriye he n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli? Ko Uwiteka yagize Yorodani urugabano hagati yacu namwe, mwa Barubeni n'Abagadi mwe? Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’ Ni ko abana banyu bazabuza abacu kūbaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye twigira inama tuti ‘Henga twiyubakire igicaniro kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo’, ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu namwe, no hagati y'abuzukuruza bacu bazadukurikira, kugira ngo dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n'ibindi bitambo n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’ Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y'igicaniro cy'Uwiteka ba data bubatse, kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ” Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy'ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y'amafu y'impeke cyangwa n'ibindi bitambo, kitari igicaniro cy'Uwiteka Imana yacu kiri imbere y'ihema ryayo.” Maze Finehasi umutambyi n'abatware b'iteraniro, ari bo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase babashubije, birabanezeza cyane. Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, abwira Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuye ku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y'Uwiteka.” Finehasi mwene Eleyazari umutambyi na ba batware, bava mu gihugu cy'i Galeyadi cy'Abarubeni n'Abagadi, basubira i Kanāni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije. Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubira kuvuga ko bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubeni n'Abagadi batuyemo. Nuko Abarubeni n'Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo ni umuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana. Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z'ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru, ahamagaza Abisirayeli bose n'abatware babo n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru. Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye. None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n'amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y'imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba. Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk'uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso. Ntimukifatanye n'aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y'imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire, ahubwo muzajye mwomatana n'Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwakoze kugeza ubu. Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe, ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk'uko yababwiye. Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu. Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n'aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe, mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n'ikigoyi, bazabamerera nk'inkoni zitimbura mu mbavu n'amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. “Dore ubu ngiye kugenda nk'uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze. Nk'uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nimurenga isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw'Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.” Yosuwa ateraniriza imiryango y'Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b'Abisirayeli n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo baza kwiyerekana imbere y'Imana. Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana. Bukeye njyana sogokuruza wanyu Aburahamu, mukura hakurya y'uruzi munyuza mu gihugu cyose cy'i Kanāni, ngwiza urubyaro rwe muha Isaka. Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n'urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa. Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk'uko nabibageneye byose, hanyuma y'ibyo mbakurayo. Nkura ba sogokuruza muri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruza babageza ku Nyanja Itukura. Maze batakira Uwiteka ashyira umwijima hagati yanyu n'Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y'inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumara iminsi myinshi mu butayu. “ ‘Mbajyana mu gihugu cy'Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu. Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma, ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabira umugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki. Nyuma mwambuka Yorodani mugera i Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n'Abamori n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirugashi n'Abahivi n'Abayebusi, maze ndababagabiza bose. Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukane abami bombi b'Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n'inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu. Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n'imidugudu mutubatse muyituramo, n'inzabibu n'imyelayo mutateye, ri byo murya none.’ “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka. “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y'uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo. Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n'Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.” Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n'ibyaha byanyu. Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z'abanyamahanga, azahindukira abagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.” Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.” Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.”Na bo bati “Turi abagabo b'ibyo.” Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.” Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.” Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n'abantu, abahera amateka n'amategeko i Shekemu. Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy'amategeko y'Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y'igiti cy'umwela, cyegeranye n'ubuturo bwera bw'Uwiteka. Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.” Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye. Nuko hanyuma y'ibyo, Yosuwa mwene Nuni umugaragu w'Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n'icumi. Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y'umusozi wa Gāshi. Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli. Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by'ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu. Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasi umwana we yari yahawe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu. Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?” Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.” Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n'Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo. Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n'Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe. Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha Abanyakanāni n'Abaferizi. Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe n'amano manini. Adonibezeki aravuga ati “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe n'amano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi y'ameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.” Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo. Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu. Maze Abayuda baramanuka batera Abanyakanāni bo mu gihugu cy'imisozi miremire, n'ab'ikusi n'abo mu bibaya. Kandi barongera batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi. Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi). Ariko Kalebu aravuga ati “Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa. Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe n'amasōko y'amazi.” Nuko Kalebu amuha amasōko yo haruguru n'ayo hepfo. Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w'imikindo, bajya mu butayu bw'i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n'abaho. Bukeye Abayuda bajyana n'Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b'abaturage b'i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma. Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni n'urugabano rwaho, na Ekuroni n'urugabano rwaho. Uwiteka yari kumwe n'Abayuda birukana bene igihugu cy'imisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare y'ibyuma. Kalebu bamuha i Heburoni nk'uko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu. Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b'abaturage b'i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n'Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n'ubu. Ab'umuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo. Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi). Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati “Twereke irembo ry'uyu mudugudu tuzakugirira neza.” Uwo mugabo abereka irembo ry'umudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo n'abo mu rugo rwe bose barabareka. Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cy'Abaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo n'ubu. Abamanase bo ntibirukanye abaturage b'i Betisheyani n'abo mu midugudu yaho, cyangwa ab'i Tānaki n'imidugudu yaho, cyangwa ab'i Dori n'imidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu n'imidugudu yaho, cyangwa ab'i Megido n'imidugudu yaho. Nuko abo Banyakanāni bakunda kuguma muri icyo gihugu. Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose. Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri. Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage b'i Kitironi cyangwa abaturage b'i Nahalali, ariko abo Banyakanāni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro. Abashēri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa ab'i Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa ab'i Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa ab'i Rehobu, ahubwo Abashēri baturana n'Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana. Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage b'i Betishemeshi cyangwa ab'i Betanati, ahubwo baturana n'Abanyakanāni bene icyo gihugu, ariko abaturage b'i Betishemeshi n'i Betanati bakoreshwa amakoro. Abamori baherereza Abadani mu gihugu cy'imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya. Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni n'i Shālubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro. Nuko urugabano rw'Abamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga. Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije. Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo? Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk'amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ” Marayika w'Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n'amajwi arenga, bararira. Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo. Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra. Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli. Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w'Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n'icumi. Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw'ikasikazi rw'umusozi witwa Gāshi. Hanyuma ab'icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n'ab'ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka bakorera Bāli. Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z'abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka. Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti. Maze umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y'ababisha babo. Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk'uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane. Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y'ababanyagaga. Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y'Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo. Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n'umucamanza wese, akabakiza amaboko y'ababisha babo mu gihe cy'uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n'ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe. Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima. Nuko umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira. Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa, kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z'Uwiteka nk'uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.” Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa. Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z'i Kanāni, kugira ngo ab'ibihe by'Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo. Muri ayo mahanga harimo abatware b'intebe batanu b'Abafilisitiya n'Abanyakanāni bose, n'Abasidoni n'Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Bāliherumoni ukageza mu irasukiro ry'i Hamati. Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose. Nuko Abisirayeli baturana n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi. Barashyingirana kandi bakorera imana zabo. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti. Ni cyo cyatumye umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani. Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije. Kandi umwuka w'Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w'Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya, aramunesha. Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa. Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w'i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n'Uwiteka. Yitabariza Abamori n'Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w'imikindo. Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w'i Mowabu uburetwa imyaka cumi n'umunani. Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w'Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w'i Mowabu. Maze Ehudi yicurishiriza inkota y'amugi abiri ireshya n'umukono umwe, ayambara ku itako ry'iburyo, ayirenzaho imyambaro ye. Agezeyo aha Eguloni umwami w'i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w'igihonjoke. Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye. Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.”Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza. Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa bw'Imana.” Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye. Ehudi arambura ukuboko kw'ibumoso akura inkota ku itako ry'iburyo, ayimutikura ku nda ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo. Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z'iyo nzu urufunguzo. Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?” Bageza ubwo bakozwe n'isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi. Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira. Ageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere. Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b'i Mowabu.” Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n'i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka. Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b'Abamowabu, abakomeye bose b'intwari nta muntu n'umwe warokotse. Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n'Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani. Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli. Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w'i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w'ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye. Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare y'ibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane. Icyo gihe umucamanza w'Abisirayeli yari Debora umuhanuzikazi, muka Lapidoti. Yari atuye munsi y'igiti cy'umukindo wa Debora, hagati y'i Rama n'i Beteli mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza. Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi y'i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n'abo mu Bazebuluni. Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w'ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n'amagare ye n'ingabo ze, nzamukugabiza.’ ” Baraki aramusubiza ati “Nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda.” Aramusubiza ati “Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n'umugore.” Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi. Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni n'Abanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana. Ariko Heberi w'Umukeni yari yitandukanije n'Abakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi y'igiti cy'umwela i Sananimu, hateganye n'i Kedeshi. Nuko Sisera amenya yuko Baraki mwene Abinowamu azamutse, agiye ku musozi w'i Tabora. Maze Sisera ateranya amagare ye yose y'ibyuma magana urwenda n'ingabo zose zari kumwe na we, bava i Harosheti h'abanyamahanga bajya ku mugezi Kishoni. Debora abwira Baraki ati “Haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si we ukugiye imbere?”Nuko Baraki aramanuka n'ingabo ze uko ari inzovu imwe, bava ku musozi w'i Tabora abarangaje imbere. Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n'amagare ye yose, n'ingabo ze zose abaneshesha inkota. Sisera ahubuka mu igare rye, arahunga agenza ibirenge. Baraki aherako akurikira ayo magare n'ingabo ze abageza i Harosheti h'abanyamahanga, ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokoka umuntu n'umwe. Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kuko Yabini umwami w'i Hasori n'umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati “Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.” Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti. Sisera aramubwira ati “Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.” Yayeli apfundura icyansi cy'amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa. Sisera aramubwira ati “Wihagararire mu muryango w'ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati ‘Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti ‘Reka da.’ ” Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw'ihema n'inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca. Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo. Uwo munsi Uwiteka acogoza Yabini umwami w'i Kanāni imbere y'Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bariyongeranya bagira amaboko, banesha Yabini umwami w'i Kanāni kugeza ubwo bamurimbuye rwose. Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati “Abagaba barangaje imbere y'Abisirayeli,Kandi abantu bitanze babikunze,Nimubishimire Uwiteka. Nimwumve mwa bami mwe,Mutege amatwi namwe batware.Ngiye kuririmbira Uwiteka,Ndaririmba ishimwe ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri,Ugaturuka mu gihugu cya Edomu,Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta,N'ibicu bitonyanga amazi. “Imisozi itengagurikira imbere y'Uwiteka,Na Sinayi na yo, imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli. “Mu gihe cya Shamugari mwene Anati,No mu gihe cya Yayeli,Ibihogere byarimo ubusa,Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw'uruboko. Abatware b'Abisirayeli bari baracitse intege,Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse,Mpaguruka ndi umubyeyi w'Abisirayeli. Bishakira imana nshya,Intambara ziherako zugariza amarembo yabo.Nta ngabo habe n'icumu byari bikiboneka,Mu ngabo inzovu enye z'Abisirayeli. Umutima wanjye wishimire abatware b'Abisirayeli,Wishimire n'abantu bitanze babikunze,Nimuhimbaze Uwiteka! Mwa bahetswe n'indogobe z'imyeru, mwe,Namwe abicariye ibisuna byiza cyane,Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe. Kure y'induru z'abarasana, aho bavoma amazi,Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by'Uwiteka,N'ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli.Nuko abantu b'Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo. Kanguka, kanguka Debora!Kanguka, kanguka himba indirimbo!Haguruka Baraki mwene Abinowamu,Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe. Abasigaye mu banyacyubahiro,N'abo muri rubanda baramanuka,Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye. Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki baraza,Bakurikirwa n'ingabo z'Ababenyamini hagati muri bo,Mu ba Makiri habonekamo abagaba,Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y'umutware w'ingabo. Abatware b'intebe ba Isakari bari kumwe na Debora,Abandi ba Isakari bakurikira Baraki,Birukira mu gikombe bamusibaniraho,Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye. Icyakwicaje mu mikumbi y'intama,Gupfa kumva imyirongi y'abungeri ni iki?Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane, N'Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani.Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato?Abashēri na bo biyicariye mu mwaro,Bigumira mu bigobe by'inyanja. Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo,Ntibatinye gupfa.N'Abanafutali ni uko,bitanze mu rugamba rubahanamiye. “Abami baraza bararwana,Abami b'i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y'i Megido,Ariko nta kintu cy'urwunguko babonye. Ijuru riratabara,Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera. Umugezi Kishoni urabatembana rwose,Wa mugezi wa kera witwa Kishoni.Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye! Nuko amafarashi atabaguza yambuka,Asimbukana imbaraga, ahama. ‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w'Uwiteka yavuze.‘Muvume abaturage baho cyane,Kuko batatabaye Uwiteka,Ntibatabaranye n'Uwiteka kurwanya abakomeye.’ “Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore,Yayeli uwo ni we muka Heberi w'Umukeni,Kuruta abandi bagore baba mu mahema. Yamusabye amazi amuha amata,Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura. Arambura ukuboko asingira urubambo,Arambura n'ukw'iburyo asingira inyundo y'abakozi,Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe,Rutobora muri nyiramivumbi. Aripfunya yikubita hasi agaramye,Nuko amugwa ku birenge,Aho yaguye ni ho yapfiriye. “Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya,Ahanga amaso mu idirishya arira,Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?Inziga z'amagare ye zitindishijwe n'iki?’ Abanyabwenge bo mu baja be b'icyubahiro baramusubiza,Nk'uko na we yibwiraga, Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana,Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri.Sisera aragabana umunyago w'imyenda y'amabara,Imyenda y'amabara idaraje,Idarajwe amabara impande zombi,Yo kukwambika mu ijosi.’ “Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine. Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y'Abamidiyani imyaka irindwi. Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome. Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba bakabatera, bakagandikayo bagasiribanga imyaka yabo ukageza i Gaza, ntibabasigire na ruminja naho yaba intama cyangwa inka cyangwa indogobe mu Bisirayeli. Bazamukanaga n'amatungo yabo n'amahema yabo basa n'amarumbo y'inzige, ubwabo n'ingamiya zabo ntibyagiraga umubare, bazanwaga no kurimbura icyo gihugu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane ku bw'Abamidiyani, baherako batakambira Uwiteka. Icyo gihe Abisirayeli batakambiye Uwiteka ku bw'Abamidiyani, Uwiteka abatumaho umuhanuzi arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ivuze iti ‘Nabakuye muri Egiputa no mu nzu y'uburetwa, nuko mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'ababarenganyaga bose mbirukana imbere yanyu, mbaha igihugu cyabo. Ndababwira nti: Ndi Uwiteka Imana yanyu, mwe kubaha imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko mwanga kunyumvira.’ ” Nuko marayika w'Uwiteka araza yicara munsi y'igiti cy'umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w'Umwabiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani. Marayika w'Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n'ubutwari.” Gideyoni aramusubiza ati “Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N'imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba sogokuruza batubwiye ngo ‘Uwiteka ni we wadukuye muri Egiputa?’ Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.” Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y'Abamidiyani. Si jye ugutumye?” Gideyoni aramusubiza ati “Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.” Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk'unesha umuntu umwe.” Gideyoni aramusubiza ati “Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye.” Gideyoni arongera aravuga ati “Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.”Marayika aramusubiza ati “Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire.” Gideyoni ajya iwe abaga umwana w'ihene, akora n'udutsima tudasembuye twa efa y'ifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi y'igiti cy'umwela aramuhereza. Maze marayika w'Imana aramubwira ati “Enda iyi nyama n'utwo dutsima ubishyire hejuru y'iki gitare, usukeho n'umufa wazo.” Nuko abigenza atyo. Nyuma marayika w'Uwiteka atunga ipfundo ry'inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n'utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n'utwo dutsima. Nuko marayika w'Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye. Maze Gideyoni amenye ko ari marayika w'Uwiteka aravuga ati “Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w'Uwiteka, turebanye.” Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.” Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w'Abiyezeri na bugingo n'ubu. Nuko ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Enda impfizi ya so ntoya, wende n'indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bāli, uteme Ashera iri hafi yacyo, maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.” Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk'uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n'abatuye muri uwo mudugudu. Bukeye bwaho abo muri uwo mudugudu babyutse mu gitondo kare, basanga igicaniro cya Bāli gisandaye na Ashera yari hafi yacyo yaguye, n'impfizi ya kabiri yatambwe hejuru y'igicaniro cyubatswe muri iryo joro. Barabazanya bati “Ni nde wakoze ibi?” Barabibaririza bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowasi wabikoze. Nuko abo muri uwo mudugudu babwira Yowasi bati “Sohora umuhungu wawe apfe kuko yasandaje igicaniro cya Bāli, agatema Ashera yari hafi yacyo.” Yowasi asubiza abamuhagurukiye bose ati “Murashaka kuburanira Bāli, cyangwa murashaka kumukiza?” Ati “Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.” Ni cyo cyatumye uwo munsi Yowasi yita Gideyoni Yerubāli avuga ati “Bāli nimurege” kuko yasandaje igicaniro cyayo. Abamidiyani bose n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cy'i Yezerēli. Imana iha Gideyoni ku mwuka wayo aherako avuza ikondera, Ababiyezeri bateranyirizwa aho ari. Atuma impuruza mu gihugu cya Manase cyose na bo bateranira aho ari, atuma izindi mu Bashēri no mu Bazebuluni no mu Banafutali, barazamuka ngo bahure. Gideyoni abwira Imana ati “Niba uzakirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nk'uko wavuze, dore ngiye kurambika ubwoya bw'intama ku mbuga. Ninsanga ikime gitonze ku bwoya gusa ahandi hose habukikije humye, nzamenyeraho yuko ushaka gukirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nk'uko wavuze.” Nuko biba bityo. Gideyoni azindutse mu gitondo kare asanga bwanese, arabukamura avanamo amazi y'ikime yuzura imbehe. Gideyoni arongera abwira Imana ati “Ntundakarire mvuge rimwe gusa: ndakwinginze nongere ngeragereshe ubu bwoya. Noneho ubutaka bwose buneteshwe n'ikime, ariko ubwoya abe ari bwo busigara bwumye.” Nuko Imana ibigenza ityo muri iryo joro ubwoya bwonyine burakakara, ubutaka bwose buratota. Yerubāli ari we Gideyoni n'abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z'Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n'umusozi More. Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’ None genda ujye imbere y'ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe. Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.” Nuko amanukana n'abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk'imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.” Umubare w'abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.” Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n'amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n'abo magana atatu. Kandi urugerero rw'Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya. Ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije. Kandi niba utinya kumanuka, jyana n'umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero, mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.” Amanukana n'umugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinze urugerero. Abamidiyani n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n'irumbo ry'inzige, n'ingamiya zabo zitabarika bingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja. Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw'Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.” Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n'ingabo zabo zose.” Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n'uko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando z'Abisirayeli arababwira ati “Nimuhaguruke kuko ingabo z'Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.” Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n'ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri. Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe. Nuko nimvuza ikondera n'abo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose z'urugerero, muvuge muti ‘Ku bw'Uwiteka na Gideyoni.’ ” Nuko Gideyoni n'abantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki. Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n'ukuboko kw'imoso bafashe amakondera mu kuboko kw'iburyo, bayavuza barangurura bati “Inkota y'Uwiteka na Gideyoni.” Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw'Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga. Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n'i Tabati. Abisirayeli bo mu Bunafutali n'abo mu Bwasheri n'abo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani. Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cy'imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n'icya Zēbu hakurya ya Yorodani. Abefurayimu baramubaza bati “Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana n'Abamidiyani? Waduketse iki?” Baramutonganya cyane. Na we arababaza ati “Nakoze iki gihwanye n'ibyanyu? Mbese impumbano z'imizabibu y'Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w'Ababiyezeri kuryoha? Kandi abatware b'i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?” Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora. Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n'ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani. Ageze i Sukoti abwira abaho ati “Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami b'i Midiyani, Zeba na Salumuna.” Abatware b'i Sukoti baramusubiza bati “Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira ingabo zawe?” Gideyoni aravuga ati “Uwiteka namara kungabiza Zeba na Salumuna, nzaza ntanyagurishe imibiri yanyu amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe.” Maze Gideyoni avayo ajya i Penuweli, n'abaho ababwira bene ibyo, na bo bamusubiza nk'uko ab'i Sukoti bamushubije. Nuko abwira ab'i Penuweli ati “Ningaruka amahoro, nzamenagura uyu munara.” Kandi Zeba na Salumuna bari i Karikori n'ingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose z'ab'iburasirazuba, bose bari abantu nk'inzovu imwe n'ibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi n'inzovu ebyiri. Maze Gideyoni azamukana mu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bw'i Noba n'i Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zīraye. Nuko Zeba na Salumuna barahunga ariko arabakurikirana, afata abo bami b'i Midiyani Zeba na Salumuna, atatanya ingabo zabo zose. Gideyoni mwene Yowasi agarukira ku musozi w'i Heresi aratabaruka. Ahura n'umusore wo mu b'i Sukoti, aramufata amubaza iby'iwabo, na we amwandikira amazina y'abatware b'i Sukoti n'ibisonga byaho, bose baba mirongo irindwi na barindwi. Ageze mu b'i Sukoti arababwira ati “Nimurebe Zeba na Salumuna mwari mukinca umugani ngo ‘Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira abantu bawe barushye?’ ” Nuko ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe, abizitagurisha ab'i Sukoti. Maze asenya wa munara w'i Penuweli, yica abantu bo muri uwo mudugudu. Aherako abaza Zeba na Salumuna ati “Mbese abantu mwiciye i Tabora basaga bate?”Baramusubiza bati “Basaga nawe. Umuntu wese muri bo yasaga n'umwana w'umwami.” Arababwira ati “Bari abavandimwe, ndetse ni bene mama. Mbarahiye Uwiteka uhoraho, iyaba mwarabakijije sinajyaga kubica.” Nuko abwira imfura ye Yeteri ati “Haguruka ubice.” Ariko uwo musore atinya gukura inkota ye kuko yari akiri muto. Nuko Zeba na Salumuna baravuga bati “Haguruka utwiyicire ubwawe, kuko uko umuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.” Gideyoni aherako arahaguruka yica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo. Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati “Noneho udutegeke wowe ubwawe, uzaturage umwana wawe n'umwuzukuru kuko wadukijije Abamidiyani.” Gideyoni arabasubiza ati “Sinemeye kubategeka, n'umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.” Maze arababwira ati “Hariho icyo mbasaba: umuntu wese muri mwe ampe impeta zo ku matwi z'iminyago mwazanye.” (Abamidiyani bambaraga impeta z'izahabu ku matwi yabo, kuko bari Abishimayeli). Baramusubiza bati “Turaziguhera ineza.” Nuko basasa umwenda bazirundaho, umuntu wese azanye impeta zo ku matwi z'iminyago. Kandi kuremera ku izo mpeta z'izahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi z'izahabu, udashyizeho ibirezi n'imishunzi n'imyambaro y'imihengeri abami b'i Midiyani bambaraga, kandi udashyizeho imisibo yo ku majosi y'ingamiya zabo. Maze Gideyoni abikoresha umwambaro witwa efodi, awushyira mu mudugudu we witwa Ofura. Nuko Abisirayeli bose bakajya baza kuwuramya bakawurarikira, ubera Gideyoni umutego n'abo mu nzu ye. Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n'Abisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine. Yerubāli mwene Yowasi arataha, aguma iwe. Gideyoni uwo abyara abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi. Kandi yari afite inshoreke i Shekemu, na yo ayibyaraho umwana w'umuhungu amwita Abimeleki. Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri. Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira Bāli barabaramya barabararikira, kandi Bāliberiti bayigira imana yabo. Ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y'ababisha babo babagotaga bose. Kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, nk'uko yagiriraga neza Abisirayeli. Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo n'abo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati “Ndabinginze mumbarize ab'i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n'abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n'umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.” Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y'ab'i Shekemu bose, ab'i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.” Nuko bamuha ibice by'ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abigurira abantu b'inguguzi bakubagana, baramukurikira. Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene Yerubāli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamu umuhererezi wa Yerubāli ararokoka, kuko yari yihishe. Nuko abagabo bose b'i Shekemu bateranira hamwe n'ab'inzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi y'igiti cy'umwela, cyari cyateweho. Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusozi w'i Gerizimu, arabakomēra n'ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab'i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve. Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy'umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’ Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke.’ Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n'imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ Maze ibiti byinginga umuzabibu biti ‘Ngwino udutegeke.’ Umuzabibu urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti ‘Ngwino udutegeke.’ Umufatangwe usubiza ibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari iby'ukuri, umuriro uzava mu mufatangwe umareho imyerezi y'i Lebanoni.’ ” Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby'ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n'abo mu nzu ye, mwamukoreye nk'uko yari akwiriye gukorerwa? Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko y'Abamidiyani. None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w'umuja we kugira ngo abe umwami w'ab'i Shekemu, kuko ari mwene wanyu. Niba ubu mukoreye Yerubāli n'ab'inzu ye iby'ukuri n'ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe. Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure ab'i Shekemu n'ab'inzu ya Milo, kandi umuriro uve mu b'i Shekemu no mu b'inzu ya Milo, urimbure Abimeleki.” Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i Bēri agumayo kuko yatinyaga Abimeleki mwene se. Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka w'Abisirayeli. Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n'ab'i Shekemu. Ab'i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki, kugira ngo urugomo bagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n'amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b'i Shekemu bamutije amaboko kwica bene se. Nuko ab'i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z'imisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki. Nuko Gāli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, ab'i Shekemu baherako baramwiringira. Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki. Nuko Gāli mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene Yerubāli, na Zebuli si we umutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki? Icyampa akaba ari jye ubategeka, nakuraho Abimeleki! Nabwira Abimeleki nti ‘Ongeza ingabo zawe usohoke.’ ” Zebuli umutware w'umudugudu yumvise amagambo ya Gāli mwene Ebedi, ararakara cyane. Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati “Gāli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishiriza umusozi. None hagurukana n'abantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima. Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahaguruke musakize umudugudu. Nuko Gāli n'abo bari kumwe nibaza kukurwanya, uzabone kubagirira uko ushoboye.” Nuko Abimeleki ahagurukana n'ingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine. Maze Gāli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere y'irembo ry'umudugudu. Abimeleki n'abo bari kumwe bahaguruka mu gico. Nuko Gāli ababonye abwira Zebuli ati “Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga z'imisozi!”Zebuli aramusubiza ati “Ubonye ibicucu by'imisozi ukagira ngo ni abantu.” Ariko Gāli yongera kuvuga ati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela w'abapfumu.” Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.” Nuko Gāli arangaza imbere y'ingabo z'i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki. Abimeleki aramwirukana aramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugeza no ku irembo mu muharuro. Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukana Gāli na bene se kugira ngo batongera gutura i Shekemu. Nuko bukeye bwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa. Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica. Maze Abimeleki n'abo muri ya mitwe bari kumwe baravuduka bahagarara ku irembo ry'umudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukira ku bantu bose bagiye mu misozi, barabica. Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanya umusozi, yica bene wo arawuhindūra, maze asenya umudugudu awunyanyagizamo umunyu. Nuko abantu bose bo mu munara w'i Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi y'indaro ya Eliberiti. Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munara w'i Shekemu bateranye. Nuko Abimeleki azamukana umusozi Salumoni n'abantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry'igiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati “Nimutebuke, uko mubona nkoze abe ari ko mukora namwe.” Nuko umuntu wese muri bo atema ishami ry'igiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munara w'i Shekemu bapfuye, abagabo n'abagore umubare wabo bari nk'igihumbi. Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda. Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose b'uwo mudugudu bahungiye, abagabo n'abagore, barikingirana, burira hejuru y'uwo munara. Abimeleki ajya kuri uwo munara arawusakiza, yegera urugi rwawo ngo arutwike. Nuko umugore wo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena. Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n'umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa. Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha, umuntu wese ajya iwe. Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi, kandi inabi yose y'ab'i Shekemu Imana irayibitura, kandi umuvumo wa Yotamu mwene Yerubāli ubageraho. Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Amara imyaka makumyabiri n'itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri. Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w'Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari umucamanza w'Abisirayeli. Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n'ubu ni ko icyitwa. Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni. Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'imana z'i Sidoni n'imana z'i Mowabu, n'imana z'Abamori n'imana z'Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera. Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro, abahāna mu maboko y'Abafilisitiya no mu y'Abamoni. Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n'umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'Abamori i Galeyadi. Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n'Ababenyamini n'ab'inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane. Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.” Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisitiya? Kandi Abasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo. Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi. Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy'ubwihebe byanyu.” Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.” Baherako bakura ibigirwamana by'abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry'imibabaro y'Abisirayeli. Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa. Nuko abatware b'i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n'Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.” Nuko Yefuta w'Umugileyadi yari umunyambaraga w'intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye. Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w'undi mugore.” Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy'i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b'inguguzi bakajya batera abandi. Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli. Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b'i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy'i Tobu. Baramubwira bati “Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n'Abamoni.” Yefuta abwira abakuru b'i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?” Nuko abakuru b'i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n'Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.” Yefuta arababaza ati “Nimunsubiza iwacu kurwana n'Abamoni Uwiteka akabangabiza, nzaba umutware wanyu koko?” Baramusubiza bati “Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.” Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b'i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n'umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y'Uwiteka. Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w'Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?” Umwami w'Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki n'i Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.” Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami w'Abamoni. Ziramubwira ziti “Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cy'i Mowabu cyangwa igihugu cy'Abamoni. Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi. Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w'i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi. Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n'icy'i Mowabu, banyura mu ruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw'i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho. Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori, umwami w'i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’ Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli. Uwiteka Imana y'Abisirayeli ibagabiza Sihoni n'ingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindūra igihugu cyose cy'Abamori bene icyo gihugu. Bahindūra urugabano rwose rw'Abamori, uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki, kandi uhereye mu butayu ukageza kuri Yorodani. Nuko ubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli yirukanye Abamori imbere y'abantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga? Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindūra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindūye. Mbese uraruta Balaki mwene Sipori, umwami w'i Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka n'Abisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo? Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri n'ibirorero byaho, no mu midugudu yose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujije kubigarura muri iyo myaka yose? Noneho si jye ugucumuyeho, ahubwo ni wowe ungiriye nabi, urantera kundwanya. Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati y'Abisirayeli n'Abamoni.” Ariko umwami w'Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho. Umwuka w'Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n'i Manase ajya i Misipa y'i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni. Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y'umuryango w'inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy'Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza. Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y'Abisirayeli. Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n'ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we. Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y'Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!” Aramubwira ati “Data, ubwo wahigiye imbere y'Uwiteka mpigura nk'uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b'Abamoni.” Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.” Se aramusubiza ati “Genda.” Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririra ubukumi bwe mu misozi. Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk'uko yari yahize, kandi yari atararongorwa.Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye, inkumi z'Abisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w'Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka. Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n'Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.” Yefuta arabasubiza ati “Jye n'abantu banjye twari tugihigirana cyane n'Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo. Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?” Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z'i Galeyadi, barwana n'Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.” Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”, bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri. Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w'Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w'i Galeyadi. Nuko akurikirwa na Ibusani w'i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli. Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu. Akurikirwa na Eloni w'Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza. Nuko Eloni w'Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni. Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli. Kandi yari afite abahungu mirongo ine n'abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli. Nuko Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy'imisozi miremire y'Abamaleki. Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y'Abafilisitiya imyaka mirongo ine. Nuko hari umugabo w'i Sora wo mu muryango w'Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara. Marayika w'Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w'umuhungu. Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya, kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y'Abafilisitiya.” Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n'aha marayika w'Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye. Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ” Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w'Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.” Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w'Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari. Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.” Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n'uyu mugore?”Na we ati “Ni jyewe.” Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?” Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde. Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.” Manowa abwira marayika w'Uwiteka ati “Udukundire ube ukiri aha, tukubagire umwana w'ihene.” Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w'Uwiteka. Nuko Manowa abaza marayika w'Uwiteka ati “Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibisohora tuzagukurire ubwatsi?” Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?” Nuko Manowa yenda umwana w'ihene n'igitambo cy'amafu y'impeke, abitambira Uwiteka hejuru y'igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n'umugore we babireba. Nuko ibirimi by'umuriro biva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w'Uwiteka azamuka mu birimi by'umuriro w'igicaniro Manowa n'umugore we babireba, baherako bagwa hasi bubamye. Ariko nta bundi marayika w'Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwa umugore we. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w'Uwiteka. Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.” Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy'amafu y'impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk'ibyo muri iki gihe.” Nuko hanyuma y'ibyo, umugore abyara umuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuha umugisha. Maze umwuka w'Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y'i Sora na Eshitawoli. Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b'Abafilisitiya. Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b'Abafilisitiya, none mumunsabire.” Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?”Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.” Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli. Hanyuma y'ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n'umugunzu w'intare, uramutontomera. Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk'uwatanyaguza umwana w'ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze. Nuko Samusoni arimanukira aganira n'uwo mukobwa, aramushima cyane. Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y'intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry'inzuki n'ubuki bwazo. Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y'intare. Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga. Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we. Nuko Samusoni arababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y'ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu. Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.”Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.” Arababwira ati“Mu muryi havuyemo ibyokurya,Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.”Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura. Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n'urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?” Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.”Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?” Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo. Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati “Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?” Na we arababwira ati“Iyaba mutahingishije ishashi yanjye,Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.” Nuko umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se. Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye. Nuko hahise iminsi, mu isarura ry'ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w'ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo. Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.” Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw'Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.” Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y'umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n'ifumba y'umuriro. Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y'ingano y'Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka. Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w'Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se. Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.” Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y'igitare cya Etamu. Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose. Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?”Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk'uko yatugize.” Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y'igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?”Arabasubiza ati “Nk'uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.” Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y'Abafilisitiya.”Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.” Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare. Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk'imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko. Nuko abona igufwa ry'umusaya w'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi. Nuko Samusoni aravuga ati“Erega umusaya w'indogobe, ibirundo n'ibirundo,Umusaya w'indogobe nywicishije abantu igihumbi.” Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi. Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?” Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n'ubu. Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy'Abafilisitiya, ari umucamanza w'Abisirayeli. Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe. Ab'i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry'umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.” Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z'irembo ry'umudugudu n'ibikingi by'irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n'igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y'umusozi uteganye n'i Heburoni. Hanyuma y'ibyo, abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila. Abatware b'Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by'ifeza igihumbi n'ijana.” Nuko Delila abaza Samusoni ati “Ndakwinginze, mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva n'icyakuboha ugashoboka?” Samusoni aramusubiza ati “Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk'abandi.” Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bazanira uwo mugore isuri mbisi zitaruma, arazimubohesha. Kandi umugore yari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Samusoni acagagura izo suri, nk'uko utugozi tw'imigwegwe ducika iyo tugeze mu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana. Delila abwira Samusoni ati “Dore wampemukiye, kandi wambeshye. None ndakwinginze umbwire icyabasha kukuboha.” Aramubwira ati “Bambohesha imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora nkamera nk'abandi.” Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk'urudodo imuva ku maboko. Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.”Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y'umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.” Nuko awutsibisha urubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw'inkingi, hamwe n'uruyonga rusobekeranijemo. Delila aramubwira ati “Wakagize ngo urankunda kandi tudahuje umutima? Umpemukiye gatatu utambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.” Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk'uwenda gupfa, nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w'Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk'abandi.” Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b'Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b'Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza. Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y'umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo. Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk'ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse. Abafilisitiya baherako baramufata bamunogoramo amaso, bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y'imiringa, bamugira umusyi mu nzu y'imbohe. Ariko nubwo bari bamwogoshe, umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera. Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bateranira gutambira imana yabo Dagoni ibitambo byinshi no kwishima, bakavuga bati “Imana yacu yadushoboje umwanzi wacu Samusoni.” Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushoboje umwanzi wacu, uwari umurimbuzi w'igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.” Nuko bakinezerewe mu mutima baravuga bati “Nimuhamagaze Samusoni abe atuganirira.” Nuko batumira Samusoni bamukura mu nzu y'imbohe, bamuhagarika imbere yabo hagati y'inkingi, arabaganirira. Maze Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati “Reka mfate inkingi ziteze iyi nzu nzegamire.” Ariko iyo nzu yari yuzuye abagabo n'abagore, n'abatware b'Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y'inzu hari abagabo n'abagore nk'ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoni abaganirira. Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.” Samusoni aherako afata inkingi zombi zo hagati ziteze inzu arazegamira, ukuboko kw'iburyo gufata imwe, n'ukw'imoso gufata iyindi. Samusoni aravuga ati “Mpfane n'Abafilisitiya!” Aritugatuga n'imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukira abo batware n'abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe. Nuko bene se n'abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyana umurambo we, barawuzamukana bawuhamba hagati y'i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoni yari amaze imyaka makumyabiri ari umucamanza w'Abisirayeli. Hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika. Yabwiye nyina ati “Bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.” Nuko asubiza nyina bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana, nyina aravuga ati “Ni ukuri izi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugira ngo umuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.” Amaze gusubiza nyina izo feza, nyina yenda ibice by'ifeza magana abiri abishyira umucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika. Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy'imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we. Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, umuntu wese yakoraga icyo ashatse. I Betelehemu y'i Buyuda habagayo umusore w'Umulewi wo mu muryango wa Yuda. Bukeye ava muri uwo mudugudu w'i Betelehemu y'i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukira ajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukira kwa Mika. Mika aramubaza ati “Uraturuka he?”Aramusubiza ati “Ndi Umulewi w'i Betelehemu y'i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.” Mika aramubwira ati “Ihamiraho umbere data n'umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by'ifeza cumi mu mwaka n'imyambaro n'ibyokurya.” Nuko uwo musore w'Umulewi ajya mu rugo yemera kubana na Mika, amubera nk'umwana we. Bukeye Mika yeza uwo Mulewi ahinduka umutambyi we, akaba mu rugo rwe. Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewi ho umutambyi.” Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w'Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y'Abisirayeli. Abadani batuma abantu b'intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo. Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w'Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?” Arabasubiza ati “Nimwumve uko Mika yangiriye, yansezeranije ibihembo mba umutambyi we.” Baherako baramubwira bati “Turakwinginze usobanuze Imana ko tuzahirwa mu rugendo rwacu turimo.” Uwo mutambyi arabasubiza ati “Nimugende amahoro. Urwo rugendo mugenda ruzaragirwa n'Uwiteka.” Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk'uko ingeso z'Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n'abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y'Abasidoni ntibīfatanyaga n'abandi. Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?” Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n'iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu. Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.” Abo bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bava i Sora na Eshitawoli bitwaje intwaro zo kurwanisha. Barazamuka bagandika i Kiriyatiyeyarimu y'i Buyuda. Ni cyo cyatumye aho hantu hari inyuma y'i Kiriyatiyeyarimu, bahita Mahanedani na bugingo n'ubu. Bava aho ngaho, bajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, bagera no kwa Mika. Nuko abo bagabo batanu bari baragiye gutata igihugu cy'i Layishi, baterura amagambo babwira bene wabo bati “Muzi ko muri uru rugo harimo efodi na terafimu n'igishushanyo kibajwe n'ikiyagijwe? Nuko noneho nimutekereze icyo mukwiriye gukora.” Bakeberezaho bagera ku nzu y'uwo musore w'Umulewi mu rugo rwa Mika, bamubaza uko ameze. Kandi abo bagabo magana atandatu bo muri bene Dani bari bahagaze ku irembo mu muharuro, bitwaje intwaro zo kurwanisha. Nuko ba bagabo batanu bari bagiye gutata igihugu baraza binjira mu rugo, basahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n'igishushanyo kiyagijwe, kandi umutambyi yari ahagaze ku irembo mu muharuro, hamwe n'abo bagabo magana atandatu bitwaje intwaro zo kurwanisha. Binjira mu rugo rwa Mika. Bagisahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n'igishushanyo kiyagijwe, umutambyi arababaza ati “Muragira ibiki?” Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n'umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w'urugo rw'umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w'umuryango n'ubwoko bwa Isirayeli?” Nuko umutambyi yishima mu mutima we, ajyana efodi na terafimu n'igishushanyo kibajwe, agenda hagati y'abo bantu bamushagaye. Nuko barahindukira baragenda, bīmiriza abana bato imbere, n'amatungo n'ibintu. Bicumyeho akarere bavuye kwa Mika, abantu bo mu ngo zegeranye n'urwa Mika baraterana, baraza basesekara kuri bene Dani barabakabukana. Abadani barakebuka babaza Mika bati “Ubaye iki gitumye uzana igitero kingana gityo?” Arabasubiza ati “Ni uko mwanyaze imana zanjye niremeye n'umutambyi wanjye, mukabijyana. Hari icyo nsigaranye? None murambaza ngo ‘Mbaye iki?’ ” Abadani baramusubiza bati “Ntiwongere kuvuga muri twe, hatagira abanyaburakari babasumira, bakakwicana n'abo mu rugo rwawe.” Nuko Abadani barigendera. Mika abonye ko bamurushije amaboko arahindukira asubira iwe. Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n'umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b'abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n'umudugudu wabo. Kandi nta murengezi wabonetse ngo awutabare, kuko wari kure y'i Sidoni kandi nta muntu n'umwe bari bafatanije, hari mu kibaya gihereranye n'i Betirehobu. Nuko Abadani bubakayo umudugudu bawuturamo. Bawuhimba i Dani bawitiriye sekuruza Dani wabyawe na Isirayeli, ariko ubwa mbere uwo mudugudu witwaga Layishi. Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n'abahungu be, bari abatambyi b'umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe. Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumara igihe cyose inzu y'Imana yabereye i Shilo. Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y'imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugore i Betelehemu y'i Buyuda. Bukeye umugore we aramuhararuka akajya asambana, arahukana ajya kwa se i Betelehemu y'i Buyuda, amarayo amezi ane. Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira ari kumwe n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, amubwira ineza kugira ngo amucyure. Nuko umugore amujyana mu nzu ya se. Sebukwe amubonye amusanganira yishima. Nuko sebukwe, se w'uwo mukobwa aramusibya, amarana na we iminsi itatu, bararya baranywa bararayo. Ariko ku munsi wa kane bazinduka mu gitondo kare, nuko uwo mugabo arahaguruka ngo agende. Se w'umukobwa abwira umukwe we ati “Enda agatsima usegure umutima, mubone kugenda.” Nuko baricara baranywa barasangira, se w'umukobwa abwira umukwe we ati “Ndakwinginze rara hano iri joro, unezerwe.” Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, ariko sebukwe aramwinginga ngo yongere kurara. Ku munsi wa gatatu azinduka mu gitondo kare ngo agende. Se w'umukobwa aravuga ati “Ndakwinginze tuza, twiriranwe tugeze ko bwira.” Nuko barasangira. Umunsi ukuze, uwo mugabo ahagurukana n'umugore we n'umugaragu we ngo bagende. Sebukwe, se w'umukobwa aramubwira ati “Dore burije, ndabinginze murare hano ijoro riraguye. Rara hano unezerwe, maze mu gitondo cya kare uzatahe.” Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, arahaguruka arigaba agera ahateganye n'i Yebusi (ari yo Yerusalemu). Yari afite indogobe ebyiri ziriho amatandiko, umugore we na we bari kumwe. Bagera i Yebusi umunsi ukuze, nuko umugaragu abwira shebuja ati “Ndakwinginze ngwino dukebereze aha, tujye gucumbika muri uyu mudugudu w'Abayebusi.” Ariko shebuja aramubwira ati “Ntituri bukebereze mu mudugudu w'abanyamahanga utari uw'Abisirayeli, ahubwo twambuke dufate i Gibeya.” Maze abwira umugaragu we ati “Ngwino twegere umudugudu umwe muri iyo, turare i Gibeya cyangwa i Rama.” Nuko barakomeza baragenda, izuba ribarengeraho bageze bugufi bw'i Gibeya y'Ababenyamini. Bakebereza aho, bajya gucumbika i Gibeya. Agezeyo yicara mu nzira y'igihogere cy'umudugudu, kuko ari nta wemeye kubacumbikira. Nuko muri uwo mugoroba haza umusaza uvuye mu murima aho yakoraga, yari umunyagihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu wasuhukiye i Gibeya, ariko bene uwo mudugudu bari Ababenyamini. Yubura amaso ye abona umugenzi mu nzira y'igihogere cy'umudugudu, uwo musaza aramubaza ati “Urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Turava i Betelehemu y'i Buyuda, tukajya mu gihugu cyo hirya y'imisozi miremire ya Efurayimu. Ni yo naturutse njya i Betelehemu y'i Buyuda, none ndajya mu nzu y'Uwiteka kandi nta muntu wanyakiriye ngo anjyane iwe. Ariko dufite inganagano n'ibyokurya by'indogobe zacu, kandi hariho umutsima na vino byo kumpazanya n'umuja wawe n'umuhungu uri hamwe n'abagaragu bawe, nta cyo dukennye.” Uwo musaza aravuga ati “Shyitsa umutima mu nda, kandi ibyo ukennye byose abe ari jye bibazwa, ariko mwe kurara mu nzira.” Nuko abashyira mu rugo rwe, agaburira indogobe z'uwo mugabo, boga ibirenge maze bararya baranywa. Nuko bakinezerewe haza abanyamudugudu b'ibigoryi bagota inzu impande zose, bakomanga ku rugi bavugana n'uwo musaza nyir'urugo bati “Sohora uwo mugabo winjiye mu wawe, kugira ngo tumumenye.” Uwo mugabo nyir'urugo arasohoka arababwira ati “Reka bene data ndabinginze, mwe gukora icyaha gisa gityo! Ubwo uyu mugabo yinjiye mu nzu yanjye, mwe kugira ubupfu bungana butyo. Dore nguyu umukobwa wanjye w'inkumi n'umugore w'uyu mugabo, abo ni bo nsohora namwe mubonone, mubagire uko mushaka, ariko uyu mugabo mwe kumugirira iby'isoni nke bene ibyo.” Ariko abo bagabo banga kumwumvira. Nuko uwo mushyitsi afata umugore we aramubazanira, baramumenya, baramwonona bakesha ijoro, umuseke utambitse baramurekura. Nuko mu museke, uwo mugore aragaruka agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza, aho shebuja yari acumbitse, burinda bucya. Nuko shebuja abyuka mu gitondo akingura urugi rw'inzu, arasohoka ngo agende. Nuko asanga uwo mugore acuze umurambo ku muryango, intoki ze ziri mu irebe ry'umuryango. Aramubwira ati “Haguruka tugende”, ariko ntiyakoma. Aherako aramuterura amushyira ku ndogobe ye. Nuko uwo mugabo aherako arataha. Ageze iwe ashyira intumbi y'umugore we mu nzu, yenda icyuma, amucagagura ingingo zose mo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu bihugu bya Isirayeli byose. Nuko ababibonye bose baravuga bati “Ibintu bimeze bitya ntabwo byigeze gukorwa cyangwa kuboneka, uhereye umunsi Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza ubu. Nuko nimubitekereze mubigire inama, mubivuge.” Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y'Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n'abo mu gihugu cy'i Galeyadi. Maze abatware b'abantu bose b'imiryango y'Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry'ubwoko bw'Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota. (Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.)Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.” Umulewi, umugabo w'uwo mugore bishe arabasubiza ati “Nari ngeze i Gibeya y'Ababenyamini, ncumbikayo ndi kumwe n'umugore wanjye. Maze nijoro ab'i Gibeya barantera, bagota inzu narimo, bashakaga kunyica ubwanjye, kandi umugore wanjye baramwonona arapfa. Ndamuzana mucagaguramo ibice, mperako mbyohereza mu gihugu cyose cya gakondo y'Abisirayeli, kuko bakoze icyaha cy'ubusambanyi kandi kizira mu Isirayeli. Mwa Bisirayeli mwese mwe, nimwuzuze inama muvuge icyo muzakora.” Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe, ahubwo tuzagirira ab'i Gibeya, tuhatere uko ubufindo butweretse. Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y'Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n'igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y'ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y'Ababenyamini, babīture inabi y'ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.” Nuko Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu bahuje umutima, baba nk'umuntu umwe. Maze imiryango y'Abisirayeli ituma abantu mu muryango w'Ababenyamini hose, barabaza bati “Icyo cyaha cyabonetse muri mwe ni icy'iki? Noneho nimuduhe abo bagabo b'ibigoryi bari i Gibeya, tubice dukure icyaha muri Isirayeli.” Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo. Nuko Ababenyamini bavuye mu midugudu, yabo biteraniriza i Gibeya ngo bajye kurwana n'Abisirayeli. Maze uwo munsi babara Ababenyamini bavuye mu midugudu yabo, abagabo bitwaje inkota inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu, udashyizeho abaturage b'i Gibeya, abagabo magana arindwi batoranijwe. Kandi muri abo bantu bose harimo abagabo batoranijwe magana arindwi batwarira imoso, umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n'agasatsi atagahamije. Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo. Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n'Ababenyamini?”Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.” Maze Abisirayeli bibatura mu gitondo, bagandika hafi y'i Gibeya. Nuko Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya ngo babarwanye. Maze uwo munsi Ababenyamini bava i Gibeya, batikiza Abisirayeli bahasiga imirambo inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. Ariko abantu ba Isirayeli bisubiramo, bongera kwirema ingamba aho bari baziremeye ubwa mbere. Abisirayeli barazamuka baririra imbere y'Uwiteka kugeza nimugoroba, babaza Uwiteka bati “Twongere kurwana n'Ababenyamini bene wacu?”Uwiteka arabasubiza ati “Nimwongere mubatere.” Maze ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera kwegera Ababenyamini. Nuko uwo munsi Ababenyamini barabatera, bongera koreza abantu bahasiga imirambo inzovu imwe n'ibihumbi munani, abo bose bari ingabo zitwaje inkota. Nuko ingabo z'Abisirayeli zose n'abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y'Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro. Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama. (Kandi muri iyo minsi isanduku y'isezerano ry'Uwiteka yari ihari, na Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni ni we wahagararaga imbere yayo.) Maze Abisirayeli babaza Uwiteka baravuga bati “Twongere kujya kurwana n'Ababenyamini bene wacu kandi, cyangwa se turekere aho?”Uwiteka aravuga ati “Mubatere kuko ejo nzababagabiza mukabanesha.” Nuko Abisirayeli bashyira abantu mu bico impande zose z'i Gibeya. Nuko ku munsi wa gatatu Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya nk'ubwa mbere. Ababenyamini babonye Abisirayeli barabasanganira, barabashukashuka ngo bave ku mudugudu, batangira gutsinda abantu babīca nk'ubwa mbere, babīcira mu mirima no mu nzira y'igihogere ijya i Beteli no mu nzira y'i Gibeya, mu Bisirayeli hapfa abantu nka mirongo itatu. Ababenyamini baravuga bati “Turabanesheje nk'ubwa mbere!” Nuko Abisirayeli bose bava aho bari bari, birema ingamba i Bālitamari, ariko Abisirayeli bari mu bico babyuka aho bari bari i Māregeba. Nuko haza abantu inzovu imwe batoranijwe mu Bisirayeli bose, batera i Gibeya baravungagurana cyane, ariko Ababenyamini bari batazi ko ibyago bibari bugufi. Uwiteka atsinda Ababenyamini imbere y'Abisirayeli, maze uwo munsi Abisirayeli boreza Ababenyamini inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu n'ijana, kandi abo bose bari ingabo zitwaje inkota. Nuko Ababenyamini bakeka ko Abisirayeli baneshejwe, kuko Abisirayeli bashukashukaga Ababenyamini, basubira inyuma kuko bari biringiye abo bari bashyize mu bico bugufi bw'i Gibeya. Nuko abaciye igico bahuta gusakiza i Gibeya, bajya imbere barimbuza umudugudu wose inkota. Abisirayeli bose bari basezeranye ikimenyetso n'abaciye igico, yuko bazacana ikome, umwotsi ugatumbagira mu mudugudu nk'igicu. Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere. Ariko umwotsi utangiye gutumbagira mu mudugudu nk'igicu, Ababenyamini barakebuka babona umudugudu wose ugurumana, umwotsi utumbagira mu kirere. Nuko Abisirayeli barabahindukirana Ababenyamini barumirwa, kuko babonye ibyago bibagezeho. Nuko baha Abisirayeli ibitugu, baromboreza inzira yose ijya mu butayu, ariko ingabo zibarya isataburenge, kandi izivuye mu mudugudu ziboreka hagati muri iyo nzira. Maze bagota Ababenyamini barabirukana, babaribatira aho bashakaga kuruhukira, babageza ahateganye n'i Gibeya iburasirazuba. Hapfa Ababenyamini inzovu imwe n'ibihumbi munani, abo bose bari abantu b'intwari. Muri ba bandi bahaye Abisirayeli ibitugu, bagahungira mu nzira ijya mu butayu kugira ngo bagere ku gitare cya Rimoni, babīcamo abantu ibihumbi bitanu babatsotsobera mu nzira z'ibihogere, bakomeza kubarya isataburenge babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri. Nuko abapfuye uwo munsi bose bo mu Babenyamini, bari abantu bitwaje inkota inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu, abo bose bari intwari. Mu bari bahungiye mu butayu, abantu magana atandatu bagera ku gitare cya Rimoni bamarayo amezi ane. Abisirayeli bahindūrana mu Babenyamini, bicisha inkota abo mu mudugudu bose n'amatungo, batsemba n'ibintu byabo kandi imidugudu basangaga barayitwika yose. Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.” Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y'Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane, barabaza bati “Uwiteka Mana y'Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?” Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro. Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y'Abisirayeli utaje mu iteraniro ry'Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.” Nuko Abisirayeli baricuza ku bw'Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli. Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y'Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?” Nuko barabaza bati “Mu miryango y'Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y'i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye, kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi wari uhari. Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, mubicane n'abagore n'abana babo. Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n'umugore wese waryamanye n'umugabo muzabarimbure.” Nuko muri abo baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, babonayo abakobwa b'inkumi magana ane batararyamana n'abagabo, babazana mu ngando z'i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni. Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure. Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b'i Yabeshi y'i Galeyadi, ariko ntibabakwira. Nuko abantu baricuza ku bw'Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisirayeli. Nuko abakuru b'iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?” Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y'Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli. Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ” Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w'Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y'i Beteli, mu ruhande rw'iburasirazuba rw'inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y'i Lebona.” Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu. Nuko nimubona abakobwa b'i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b'i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini. Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ” Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk'uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo. Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w'iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo. Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse. Mu minsi y'abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w'i Betelehemu y'i Buyuda asuhukira mu gihugu cy'i Mowabu, we n'umugore we n'abahungu be bombi. Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n'abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b'i Betelehemu y'i Buyuda. Bagera mu gihugu cy'i Mowabu baturayo. Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi. Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk'icumi. Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n'abana be bombi. Bukeye ahagurukana n'abakazana be kugira ngo ave mu gihugu cy'i Mowabu, asubira iwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy'i Mowabu yuko Uwiteka yagendereye ubwoko bwe, akabaha ibyokurya. Ava aho yari ari hamwe n'abakazana be bombi, aboneza inzira isubira mu gihugu cya Yuda. Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk'uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye. Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y'abagabo banyu.”Arabasoma, batera hejuru bararira. Baramusubiza bati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.” Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu? Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenze urucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabona umugabo iri joro, nkazabyara abahungu, ibyo byatuma mubarindira kugeza aho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya!” Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubaho akaramata. Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.” Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.” Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira. Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudu bose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?” Arabasubiza ati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane. Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?” Nuko Nawomi agarukana na Rusi Umumowabukazi umukazana we, baturutse mu gihugu cy'i Mowabu, bagera i Betelehemu batangiye gusarura sayiri. Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w'umugabo we, umuntu ukomeye w'umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi. Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.”Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.” Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi. Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuza abasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”Na bo baramusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha.” Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?” Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy'i Mowabu, yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y'imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n'ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.” Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w'undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw'abaja banjye. Uhange amaso ku murima basaruramo ubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi uko ugize inyota ujye ujya ku bibindi, unywe ku yo abahungu bavomye.” Rusi yikubita hasi yubamye aramubaza ati “Ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho kandi ndi umunyamahanga?” Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n'igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi. Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, wahungiye munsi y'amababa yayo.” Aramubwira ati “Nkugirireho umugisha Databuja, kuko umaze umubabaro ukabwira umuja wawe neza, nubwo ndahwanye n'umwe mu baja bawe.” Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vino isharira.” Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza. Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y'imiba ntimumucyahe. Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.” Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n'umucagate bya sayiri. Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha. Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”Asobanurira nyirabukwe nyir'umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.” Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.” Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n'abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ” Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murima w'undi.” Nuko akajya aguma bugufi bw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe. Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza? Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n'abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho. Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa. Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.” Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.” Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse. Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama. Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye. Aramubaza ati “Uri nde?”Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.” Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi. None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b'ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye. Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi. Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.” Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.” Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu. Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?”Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose. Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ” Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.” Bowazi ajya mu marembo y'umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara. Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b'uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara. Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka kugura isambu yari iya mwene wacu Elimeleki. Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurire imbere y'abicaye hano n'imbere y'abakuru b'ubwoko bwacu.’ Nushaka kuyicungura uyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungura utari wowe, nanjye ugukurikiye.”Aramusubiza ati “Ndayicungura.” Maze Bowazi aramubwira ati “Nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.” Wa mucunguzi aramusubiza ati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugira ngo ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendere ubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.” Kera uyu ni wo wari umuhango w'Abisirayeli wo gucungura no kugurana kugira ngo byose bikomezwe: umuntu yakweturaga inkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangaga umugabo w'ibyo. Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.” Akwetura inkweto. Bowazi abwira abakuru n'abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n'ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi. Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzima muri bene wabo no mu marembo y'umudugudu wabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.” Nuko abantu bose bari mu marembo n'abakuru baramusubiza bati “Turi abagabo b'ibyo. Uwo mugore uje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y'Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu. Icyaduha urubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n'iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.” Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu. Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli. Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.” Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba umurezi we. Abagore b'abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariwe umuhungu.” Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi. Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni, Salumoni yabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi, Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi. Hariho umugabo w'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu. Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba. Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w'iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga. Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n'abahungu be n'abakobwa be, ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara. Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara. Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y'Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya. Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n'iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b'abahungu cumi?” Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy'umuryango w'urusengero rw'Uwiteka. Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane. Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w'umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w'umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.” Nuko akomeza gusenga atyo imbere y'Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we. Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze. Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?” Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y'Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye. Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w'ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n'amaganya kandi n'agashinyaguro bikabije.” Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.” Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi. Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n'umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka. Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w'umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.” Maze uwo mugabo Elukana n'abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy'uwo mwaka no guhigura umuhigo. Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.” Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije. Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n'amapfizi atatu na efa imwe y'ifu n'imvumba y'uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y'Uwiteka kandi umwana yari akiri muto. Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana. Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka. Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye. Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho. Maze Hana arasenga ati“Umutima wanjye wishimire Uwiteka,Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n'Uwiteka.Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye,Kuko nejejwe n'agakiza kawe. “Nta wera nk'Uwiteka,Kuko nta yindi mana itari wowe,Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu. Ntimukongere kuvuga iby'ubwibone bikabije bityo,Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga,Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,Kandi ari yo imenya urugero rw'ibyo abantu bakora. Imiheto y'intwari iravunitse,Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga. Abari abakungu baraca incuro,Kandi abari abashonji baradamaraye.Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi,Kandi uwabyaye benshi aracebye. Uwiteka arica, agakiza,Ashyira ikuzimu kandi agakurayo. Uwiteka arakenesha agakenura,Acisha bugufi agashyira hejuru. “Akura abakene mu mukungugu,Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,Kugira ngo bicarane n'ibikomangoma.Baragwa intebe z'icyubahiro,Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka,Kandi ni zo yayishinzeho. “Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be,Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko. Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,Azabahindiraho ari mu ijuru.Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza,Kandi umwami we azamuha imbaraga,Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.” Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli. Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by'abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu, akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo. Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.” Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.” Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka. Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y'igitare. Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n'umugabo we gutamba igitambo cy'umwaka. Kandi Eli asabira umugisha Elukana n'umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”Nuko basubira iwabo. Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b'abahungu batatu n'abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y'Uwiteka. Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi. Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw'Uwiteka. Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?”Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica. Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu. Bukeye haza umuhanuzi w'Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw'inzu ya Farawo? Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro? None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n'amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’ Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa. Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n'urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru. Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n'umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose. Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse. Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe. Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk'ibyo mu mutima wanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose. Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w'ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ” Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye. Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe, itara ry'Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw'Uwiteka, aho isanduku y'Imana iba. Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!” Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama. Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.”Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.” Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye. Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana. Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari. Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!”Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri. Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo. Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze. Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ” Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe. Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.”Na we ati “Karame!” Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.” Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.” Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi. Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw'Uwiteka. Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n'ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose. Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka. Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n'Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk'ibihumbi bine mu rugamba rw'ingabo z'Abisirayeli. Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y'Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y'ababisha bacu.” Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y'Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y'isezerano ry'Imana. Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugira hejuru n'ijwi rirenga, isi irarangīra. Abafilisitiya bumvise urusaku rw'amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusaku rw'amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw'Abaheburayo ni urw'iki?” Hanyuma bamenya ko ari isanduku y'Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo. Nuko Abafilisitiya baratinya kuko bavuze bati “Imana igeze mu rugerero rwabo.” Baravuga bati “Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho! Tubonye ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y'izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu. Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutaba ibiretwa by'Abaheburayo nk'uko bari byo. Murwane kigabo.” Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n'amaguru inzovu eshatu. Kandi isanduku y'Imana iranyagwa, n'abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa. Umugabo w'Umubenyamini aturumbuka mu ngabo, agera i Shilo uwo munsi imyenda ye ishishimuwe, yishyize umukungugu mu mutwe. Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw'inzira arangarijeyo, kuko yari yakuwe umutima cyane n'isanduku y'Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mudugudu avuga amacumu, abo mu mudugudu bose bahinduka imiborogo. Eli yumvise ijwi ry'umuborogo arabaza ati “Iyo midugararo ni iy'iki?” Uwo muntu aza yihuta abibwira Eli. Kandi Eli yari amaze imyaka mirongo urwenda n'umunani, amaso ye yari ahumye atakibona. Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.”Aramubaza ati “Byagenze bite mwana wanjye?” Uwo muvuzi w'amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw'abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y'Imana yanyazwe.” Amaze kuvuga iby'isanduku y'Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy'irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w'Abisirayeli. Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y'Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n'umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye. Nuko ari bugufi bwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinya ubyaye umuhungu.” Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho. Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n'uko isanduku y'Imana yanyazwe, kandi n'ibya sebukwe n'umugabo we. Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y'Imana yanyazwe.” Abafilisitiya bari banyaze isanduku y'Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi. Isanduku y'Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni. Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri. Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, kandi igihanga n'ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n'umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa. (Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n'uwinjira mu nzu yayo wese, batarushya bahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n'ubu.) Nuko rero ukuboko k'Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n'abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba. Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n'imana yacu Dagoni.” Ni ko gutuma ku batware b'Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y'Imana ya Isirayeli?”Barabasubiza bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y'Imana ya Isirayeli. Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k'Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n'abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo. Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.” Baherako batuma ku batware b'Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n'abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n'urupfu, kandi ukuboko k'Uwiteka kwabaremereye cyane. Abatapfuye batobotse ibibyimba, umuborogo w'ururembo ugera mu ijuru. Isanduku y'Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy'Abafilisitiya. Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n'abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y'Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.” Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n'amaturo y'impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k'Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.” Barababaza bati “Mbese twamutura turo ki ry'impongano?”Barabasubiza bati “Muture ibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n'imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk'uko umubare w'abatware b'Abafilisitiya ungana, kuko mwebwe mwese n'abatware banyu mwasangiye icyo cyago. Nuko muzicurishirize ibishushanyo by'ibyo bibyimba byanyu, n'ibishushanyo by'imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubahe Imana y'Abisirayeli, ahari yabakuraho ukuboko kwayo no ku mana zanyu n'igihugu cyanyu. None se ni iki gituma mwinangira imitima nk'Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera? Nuko nimwende igare rishya, muryitegurane n'inka ebyiri z'imbyeyi zitigeze gukurura, muzihambireho igare, muzikureho izazo muzisubize mu rugo. Maze mwende isanduku y'Uwiteka muyigereke ku igare, kandi ibintu by'izahabu by'umurimbo by'amaturo y'impongano mwohereje, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo maze mubyohereze bigende. Nuko murebe aho iri bunyure, nisubiza mu rugabano rwayo ikajya i Betishemeshi, tuzamenya ko ari Imana yaduteje iki cyago kingana gitya. Ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.” Nuko babigenza batyo. Batoranya inka ebyiri z'imbyeyi, bazihambiraho igare, izazo bazizirika mu rugo. Baherako bashyira isanduku y'Uwiteka ku igare, bashyiraho n'agasanduku karimo imbeba zicuzwe mu izahabu, n'ibishushanyo by'ibibyimba byabo. Nuko izo nka ziboneza inzira y'ubusamo yose ijya i Betishemeshi, zigenda zabira inzira yose ntizakebakeba iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b'Abafilisitiya baraziherekeza bazigeza mu rugabano rw'i Betishemeshi. Uwo munsi ab'i Betishemeshi basaruraga ingano mu kibaya, bubuye amaso babona isanduku iradutse bishimira kuyibona. Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w'i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z'igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy'Uwiteka. Abalewi bakuraho isanduku y'Uwiteka, n'agasanduku kari hamwe na yo karimo ibintu by'izahabu by'umurimbo, babitereka hejuru y'icyo gitare kinini. Nuko uwo munsi ab'i Betishemeshi bahatambirira Uwiteka ibitambo byoswa n'ibindi bitambo. Maze ba batware batanu b'Abafilisitiya bamaze kubireba, basubira kuri Ekuroni bwigabe. Kandi ibi ni byo bibyimba by'izahabu Abafilisitiya batuye Uwiteka by'amaturo y'impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cyari icy'i Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cy'i Gati n'ikindi cya Ekuroni. Kandi n'imbeba zacuzwe mu izahabu nk'uko umubare w'indembo zose z'abatware b'Abafilisitiya ungana, indembo zigoswe n'inkike n'ibirorero byo ku misozi, kandi umuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y'Uwiteka, kikiriho n'ubu mu kwa Yosuwa w'i Betishemeshi. Hanyuma Uwiteka yica abantu b'i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y'Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n'uko Uwiteka yabiciye abantu benshi. Ab'i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y'Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?” Nuko batuma intumwa ku baturage b'i Kiriyatiyeyarimu bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku y'Uwiteka. Nimumanuke muyizamure ijye iwanyu.” Nuko ab'i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y'Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y'Uwiteka. Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy'imyaka makumyabiri ab'inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira. Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n'imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z'abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y'Abafilisitiya.” Nuko Abisirayeli baherako bakuraho ba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa. Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.” Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y'Uwiteka. Uwo munsi biyiriza ubusa baravuga bati “Twacumuye ku Uwiteka.” Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa. Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashya ubwoba ku bw'Abafilisitiya. Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y'Abafilisitiya.” Nuko Samweli yenda umwana w'intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira. Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli. Abagabo b'Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babica umugenda babageza i Betikari. Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y'i Misipa n'i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n'ubu.” Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurenga urugabano rw'Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyose ukuboko k'Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya. Kandi imidugudu y'Abisirayeli yari yaranyazwe n'Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli, uhereye kuri Ekuroni ukageza i Gati, n'urugabano rwayo Abisirayeli barukura mu butware bw'Abafilisitiya kandi babana amahoro n'Abamori. Nuko Samweli aba umucamanza w'Abisirayeli iminsi yose yo kubaho kwe. Kandi uko umwaka utashye yajyaga acuragana i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose, akajya asubira iwe i Rama kuko ari ho urugo rwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy'Uwiteka. Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b'Abisirayeli. Imfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b'i Bērisheba. Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera. Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga yose.” Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka. Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo. Barakugenza nk'uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana. Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.” Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y'Uwiteka yose. Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby'amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y'amagare ye. Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye. Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n'abavuzi b'imitsima. Kandi azatora imirima yanyu n'inzabibu zanyu n'imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be. Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be. Kandi azabanyaga abagaragu banyu n'abaja banyu, n'amatungo yanyu y'inyamibwa n'indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye. Azenda igice kimwe mu icumi cy'amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be. Maze uwo munsi muzaborozwa n'uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.” Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka kugira ngo natwe duse n'andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.” Nuko Samweli amaze kumva amagambo y'abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana. Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.”Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w'iwabo.” Hariho umugabo w'Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w'Umubenyamini, umugabo ukomeye w'intwari. Kandi yari afite umuhungu mwiza w'umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n'umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu. Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyana umugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.” Nuko arahaguruka anyura mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy'i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy'i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy'Ababenyamini na ho ntibazibona. Bukeye bagera mu gihugu cy'i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.” Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w'Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby'uru rugendo rwacu turimo.” Sawuli abaza umugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamutura iki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukaba tudafite impano yo gushyira uwo muntu w'Imana? Mbese dufite iki?” Uwo mugaragu yongera gusubiza Sawuli ati “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y'ifeza, ni cyo ndi buture uwo muntu w'Imana kugira ngo atuyobore.” (Kera kose mu Bisirayeli, umuntu wese iyo yajyaga gusobanuza Imana yavugaga atya ati “Ngwino dusange bamenya”, kuko kuri ubu uwitwa umuhanuzi kera yitwaga bamenya.) Sawuli abwira umugaragu we ati “Uvuze neza hoshi tugende.” Nuko binjira mu mudugudu aho uwo muntu w'Imana yari ari. Bakizamuka mu mudugudu, bahahurira n'abakobwa basohoka bajya kuvoma barababaza bati “Bamenya ari yo?” Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga. Nimugera mu mudugudu, uwo mwanya muramubona atarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari we usabira igitambo umugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.” Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga. Kandi umunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriye Samweli aramubwira ati “Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w'ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y'Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.” Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.” Nuko Sawuli yegera Samweli mu irembo ry'umudugudu aramubwira ati “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya bamenya iherereye.” Samweli aramusubiza ati “Erega ni jye bamenya! None njya imbere tujye ku kanunga kuko uyu munsi muri busangire nanjye, maze ejo mu gitondo nzagusezerera ngusobanuriye ibiri mu mutima wawe byose. Kandi rero iby'indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntiziguhagarike umutim, zarabonetse. Mbese iby'igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n'inzu ya so yose?” Maze Sawuli aramusubiza ati “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isirayeli? Kandi se inzu yanjye si yo iri hanyuma y'ayandi mazu yose y'Ababenyamini? Ni iki gitumye umbwira bene ibyo?” Samweli aherako ajyana Sawuli n'umugaragu we abinjiza mu nzu y'abashyitsi, abicaza ku ntebe z'icyubahiro mu basangwa bari nka mirongo itatu. Maze Samweli abwira umunyagikari we ati “Zana umugabane naguhaye nkakubwira kuwuhisha.” Nuko umunyagikari aterura ukuguru n'ibyako byose, abihereza Sawuli. Maze Samweli aravuga ati “Ngurwo uruhisho rwawe! Tereka imbere yawe urye kuko wabihishiwe, bikarindira igihe cyategetswe nkirarika abantu.”Nuko uwo munsi Sawuli asangira na Samweli. Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burira inzu bajya kuganira. Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y'inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze. Bakimanuka aho umudugudu ugarukira Samweli abwira Sawuli ati “Bwira umugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.” Nuko abanyuraho. Ati “Ba uhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry'Imana.” Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye? Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w'indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’ Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora, urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino. Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire. Maze uragera ku musozi w'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukana na nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura. Umwuka w'Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya. Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe. Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.” Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora. Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w'abahanuzi uhura na we, umwuka w'Imana amuzaho cyane ahanurana na bo. Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n'abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?” Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati “Mbese abo ni bene nde?” Ni cyo cyatumye biba iciro ry'umugani ngo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?” Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga. Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.” Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.” Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha. Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y'Uwiteka. Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’ Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n'imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y'Uwiteka, imiryango n'ibihumbi byanyu uko biri.” Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa. Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura. Nuko bongera kubaza Uwiteka bati “Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?”Uwiteka arabasubiza ati “Nguriya aho yihishe mu bintu.” Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu. Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!” Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe. Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n'ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima. Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira. Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n'i Yabeshi y'i Galeyadi. Ab'i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.” Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y'iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.” Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.” Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n'ijwi rirenga, bararira. Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?” Bamutekerereza iby'ab'i Yabeshi. Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w'Imana amuzaho cyane, uburakari buramuzabiranya cyane. Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”Maze bafatwa n'umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk'umuntu umwe. Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu. Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab'i Yabeshi y'i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab'i Yabeshi baranezerwa. Ab'i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.” Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw'Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y'ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe. Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.” Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.” Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugali dukomerezeyo ubwami.” Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane. Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka. None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe. Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu. Ndi hano, nimunshinje imbere y'Uwiteka n'imbere y'uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?” Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n'icyo wanyaze umuntu wese.” Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.”Baravuga bati “Ni we muhamya.” Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruza mu gihugu cya Egiputa. Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y'Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza. Yakobo yaje muri Egiputa, bukeye ba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruza muri Egiputa, babatuza muri iki gihugu. Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya. Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y'ababisha bacu tugukorere.’ Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, mutura amahoro. Bukeye mubonye Nahashi umwami w'Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwo umwami ni we uzadutegeka.’ Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu. “Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubaha umwami wo kubategeka. Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n'umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu! Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k'Uwiteka kuzabakoraho nk'uko kwakoze kuri ba sogokuruza. Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu. Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.” Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli. Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.” Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose. Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ari ubusa. Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw'izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhindurira ubwoko. Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye. Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by'ukuri n'imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye. Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n'umwami wanyu.” Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe. Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve. Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli. Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni. Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo. Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi. Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa. Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?”Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.” Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.” Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu. Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi. Bukeye abanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali. Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw'impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu. Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n'amacumu.” Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n'isuka ye, n'intorezo ye n'umuhoro we. Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n'amasuka, n'ingobe n'intorezo, n'iryo gutyaza ibihosho. Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje. Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi. Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se. Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y'igiti cy'umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n'abantu nka magana atandatu. (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye. Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene. Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba. Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.” Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.” Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze, nibatubwira bati ‘Nimuhame aho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange. Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.” Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b'Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.” Abanyagihome baherako babwira Yonatani n'umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.”Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y'Abisirayeli.” Nuko Yonatani yuriza amaboko n'amaguru, n'umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n'umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye. Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n'umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk'igice cy'umurima. Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane. Abarinzi ba Sawuli b'i Gibeya y'i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo. Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.” Bamaze kubara basanga Yonatani n'umutwaje intwaro batabarimo. Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y'Imana.” (Kuko muri iyo minsi isanduku y'Imana yabaga mu Bisirayeli.) Ubwo Sawuli yavuganaga n'umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw'Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati “Kuraho ukuboko kwawe.” Nuko Sawuli n'abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane. Kandi hari Abaheburayo babanaga n'Abafilisitiya nk'ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n'aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya n'Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani. Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara. Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni. Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n'umwe muri bo wagize icyo arya. Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi. Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro. Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z'ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza. Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari. Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe n'uko numvise kuri ubwo buki. Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.” Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane. Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n'inka n'inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso. Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n'amaraso.” 15.23Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry'igitare, murinzanire nonaha.” Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho. Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka. Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga n'umwe.”Baramusubiza bati “Kora uko ushaka kose.”Maze umutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.” Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko y'Abisirayeli?” Ariko uwo munsi ntiyamusubiza. Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo. Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.” Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza. Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujye uruhande rumwe, nanjye n'umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.”Abantu basubiza Sawuli bati “Kora uko ushaka.” Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekana ukuri.” Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira. Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n'umuhungu wanjye Yonatani.” Bwerekana Yonatani. Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.”Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w'inkoni nari nitwaje mu mushonge w'ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.” Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.” Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n'Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa. Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, n'Abafilisitiya na bo basubira iwabo. Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n'ababisha be bose impande zose, Abamowabu n'Abamoni n'Abanyedomu n'abami b'i Soba n'Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose. Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y'ababanyagaga. Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y'abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali. Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimāsi. Kandi umugaba w'ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli. Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli. Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane n'Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese w'imbaraga cyangwa w'intwari, yaramuhakaga. Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga. Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa. None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’ ” Nuko Sawuli ahuruza ingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirenge uduhumbi tubiri, n'Abayuda inzovu. Bukeye Sawuli ajya ku mudugudu w'Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho. Sawuli agezeyo abwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburana na bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki. Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa. Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota. Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abāgazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose. Bukeye ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati “Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.” Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka. Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.” Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry'Uwiteka.” Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw'intama kunza mu matwi no guhogerana kw'inka numva, bigenda bite?” Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.” Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”Aramubwira ati “Ivugire.” Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w'imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli? Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’ None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa n'Uwiteka?” Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w'Abamaleki, n'Abamaleki ndabarimbura rwose. Ariko abantu ni bo benzeho intama n'inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.” Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama. Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.” Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira. Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandi uhindukirane nanjye, kugira ngo nsenge Uwiteka.” Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.” Nuko Samweli agihindukira kugenda, Sawuli asingira ikinyita cy'umwambaro we uracika. Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta. Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.” Sawuli aravuga ati “Naracumuye ariko none ndakwinginze, unyubahirize imbere y'abatware b'abantu banjye n'imbere y'Abisirayeli, tugarukane kugira ngo nsenge Uwiteka Imana yawe.” Nuko Samweli arahindukira akurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka. Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagi umwami w'Abamaleki.” Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z'urupfu ziracitse.” Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y'Uwiteka i Gilugali. Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli. Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli. Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w'i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.” Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?”Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y'ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’ Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.” Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b'umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati “Mbese uzanywe n'amahoro?” Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.” Kandi yeza Yesayi n'abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo. Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.” Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.” Yesayi ariyongeza amurika Shama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.” Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.” Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?”Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.”Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.” Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w'inzobe ufite uburanga kandi w'igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.” Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama. Icyo gihe umwuka w'Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Dore umwuka mubi uva ku Mana ni wo uguhagarika umutima! Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakire umucuranzi w'umuhanga, maze umwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangira ukire.” Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.” Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.” Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira intama.” Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y'imitsima n'imvumba ya vino n'umwagazi w'ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n'umuhungu we Dawidi. Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugira umutwaza intwaro. Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.” Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho. Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y'i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y'i Soko na Azeka. Sawuli n'Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n'Abafilisitiya. Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya. Bukeye mu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki. Yari yambaye ingofero y'umuringa ku mutwe n'ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z'umuringa ibihumbi bitanu. Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k'umuringa mu bitugu. Uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw'ikigembe cyaryo kwari shekeli z'ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere. Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n'iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange. Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.” Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.” Sawuli n'Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y'Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane. Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w'i Betelehemu y'i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru. Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y'abo bahungu be batatu batabaye, uw'imfura ni Eliyabu, uw'ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama. Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli. Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu. Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n'uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza. Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “Gemurira bakuru bawe efa imwe y'ingano zikaranze n'aya marobe y'imitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero, kandi ushyire umutware w'igihumbi barimo amasoro cumi y'amavuta y'igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo z'imvaho. Kandi Sawuli na bo n'Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n'Abafilisitiya.” Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk'uko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana. Nuko Abisirayeli n'Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n'urundi. Maze Dawidi abitsa umurinzi w'ibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be. Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y'Umufilisitiya w'i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z'Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk'uko asanzwe. Dawidi arabyumva. Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga. Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.” Maze Dawidi avugana n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?” Abantu baramusubiza bati “Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.” Maze Eliyabu mukuru we w'imfura ya se yumvise Dawidi avugana n'abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n'iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n'agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.” Dawidi aramusubiza ati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?” Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nk'ubwa mbere. Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira. Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n'uwo Mufilisitiya.” Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w'umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.” Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakura umwana w'intama mu mukumbi, narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica. Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n'idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk'imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z'Imana ihoraho.” Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.” Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n'ingofero y'umuringa ku mutwe, amwambika n'ikoti riboheshejwe iminyururu. Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura. Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw'imvumba y'abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya. Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere. Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w'umugenda, w'inzobe w'uburanga. Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry'imana ze. Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba.” Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana, kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.” Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n'Umufilisitiya. Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye. Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry'umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. Maze Abisirayeli n'Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b'inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni. Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo. Maze Dawidi yenda igihanga cy'Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye. Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n'Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?”Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!” Umwami aravuga ati “Baza se w'uwo muhungu uwo ari we.” Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cy'Umufilisitiya mu kuboko. Sawuli aramubaza ati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?”Dawidi aramusubiza ati “Ndi umwana w'umugaragu wawe Yesayi w'i Betelehemu.” Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda. Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi. Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze. Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n'umwambaro we ndetse n'inkota ye, n'umuheto we n'umukandara we. Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w'ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n'abagaragu ba Sawuli. Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n'inanga z'imirya itatu, banezerewe. Muri iryo singiza abagore barikiranya bati“Sawuli yishe ibihumbi,Dawidi yica inzovu.” Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n'iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?” Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi. Bukeye umwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki. Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere. Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli. Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugira umutware w'ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana. Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we. Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya. Ariko Abisirayeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana. Bukeye Sawuli abwira Dawidi ati “Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujye umbera intwari, urwane intambara z'Uwiteka.” Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.” Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kuba umukwe w'umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?” Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora. Hanyuma Mikali umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira. Aravuga ati “Nzamumuha amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.” Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.” Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w'umwami.’ ” Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w'umwami, kandi ndi umwana w'umukene w'insuzugurwa?” Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze. Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n'Abafilisitiya. Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kuba umukwe w'umwami. Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w'umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali. Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi. Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose. Bukeye abatware b'Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire. Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi. Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye. Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.” Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane. Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y'utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?” Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.” Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk'uko yari asanzwe. Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n'Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga. Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli. Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro. Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.” Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga. Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw'ubwoya bw'ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda. Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.” Hanyuma Sawuli yongera gutuma intumwa kureba Dawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buriri mumunzanire mwice.” Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hari uruhu rw'ubwoya bw'ihene. Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?”Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?” Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeye ahagurukana na Samweli, batura i Nayoti. Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.” Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, maze umwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura. Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura. Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.” Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w'Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama. Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?” Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?” Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.” Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.” Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.” Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba, maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by'ibitambo by'uko umwaka utashye by'abo mu rugo rwabo bose.’ Navuga ati ‘Ni byiza’, ni uko umugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakara uzamenye ko yamaramaje inama mbi. Nuko girira neza umugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry'Uwiteka. Kandi niba hari igicumuro kindiho unyiyicire ubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?” Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?” Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanya uburakari nzabibwirwa na nde?” Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi. Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk'iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe. Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk'uko yabanaga na data. Kandi imbabazi zimeze nk'iz'Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa, ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.” Nuko Yonatani asezerana isezerano n'inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y'abanzi ba Dawidi.” Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw'urukundo yamukundaga, nk'uko yikunda ubwe. Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa. Maze numara iminsi itatu, uzamanuke vuba usubire aho wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y'igitare cya Ezeli. Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk'umasha intego, mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho. Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’, uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije. Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.” Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeye ukwezi kubonetse, umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya. Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusika nk'uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneri yari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.” Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n'uyu munsi na wo?” Yonatani aramusubiza ati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu. Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y'umwami.” Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w'umugore w'ikitumva w'umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko? Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.” Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?” Sawuli amutera icumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi. Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w'ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n'uko se yari yamuteye igisuzuguriro. Bukeye bwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n'umwana muto. Abwira uwo mwana ati “Irukanka utore imyambi ndasa.” Umwana acyiruka, Yonatani arasa umwambi awuhamya imbere ye. Umwana ageze aho Yonatani arashe umwambi, Yonatani ararangurura aramubwira ati “Mbese umwambi nturi imbere yawe?” Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute, utebuke we gutinda.” Nuko umugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja. Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi. Maze Yonatani aha umugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudu mu rugo.” Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw'ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora. Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry'Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y'urubyaro rwanjye n'urwawe iteka ryose.’ ” Nuko Dawidi arahaguruka aragenda, Yonatani asubira mu mudugudu. Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimeleki umutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?” Dawidi asubiza Ahimeleki umutambyi ati “Umwami yantegetse umurimo arambwira ati ‘Ntihagire umuntu umenya iby'uwo murimo ngutumye cyangwa icyo ngutegetse.’ Kandi nasezeranije ingabo zanjye z'abasore aho tuza guhurira. Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.” Umutambyi asubiza Dawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe, n'uruburaburizo keretse abahungu birinze abagore.” Dawidi asubiza umutambyi ati “Ni ukuri tumaze iminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by'abahungu ari ibyera, nubwo ari urugendo nk'izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?” Nuko umutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y'Uwiteka, bagasubizaho ishyushye ubwo bayikuragaho. (Kandi uwo munsi hari umugabo umwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu, umutahiza mukuru w'abashumba ba Sawuli.) Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kuko umurimo w'umwami ari uw'ikubagahu.” Umutambyi aramusubiza ati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyana uyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.”Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.” Uwo munsi Dawidi arahaguruka ajya kwa Akishi umwami w'i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli. Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubaza bati “Uyu si we Dawidi umwami w'igihugu? Ntibamuteyeho n'imbyino bikiranya bati‘Sawuli yishe ibihumbi,Dawidi yica inzovu’? ” Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutima we, atinya cyane Akishi umwami w'i Gati. Dawidi aherako yihinduriza imbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z'irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa. Nuko Akishi abwira abagaragu be ati “Yemwe, ntimureba ko uyu mugabo yasaze! Mwamunzaniriye iki? Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?” Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukira mu buvumo bwa Adulamu. Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo. Kandi abari mu makuba bose n'abarimo imyenda bose n'abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane. Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w'i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.” Nuko abazanira umwami w'i Mowabu, baturana na we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo. Bukeye umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati “Wiguma mu buvumo, buvemo ujye mu gihugu cya Yuda.” Nuko Dawidi avayo arasukira mu ishyamba rya Hereti. Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n'abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y'igiti cy'umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije. Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azaha umuntu wese muri mwe imirima n'inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b'ibihumbi n'abatware b'amagana, bituma muhuza inama yo kungambanira, ntihagira n'umwe umburira ko umuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure n'umwe muri mwe umbabarira, ngo amenyeshe ko umuhungu wanjye yangandishirije umugaragu, akancira igico nk'uko agenje none?” Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubiza umwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu. Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n'inkota ya Goliyati Umufilisitiya.” Umwami abyumvise, atumiza Ahimeleki umutambyi mwene Ahitubu n'abo mu rugo rwa se bose, ari bo batambyi b'i Nobu, bose bitaba umwami. Bageza aho Sawuli aravuga ati “Umva mwana wa Ahitubu.”Na we ati “Karame, Nyagasani.” Sawuli aramubaza ati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi, ukamuha imitsima n'inkota, ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk'uko agenje none?” Ahimeleki asubiza umwami ati “Mbese ni nde mu bagaragu bawe bose w'umwiringirwa nka Dawidi umukwe w'umwami, uba mu nama zawe akaba umunyacyubahiro mu rugo rwawe? Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyira urubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byose umugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba n'agahurihuri kabyo.” Umwami abwira Ahimeleki ati “Ni ukuri Ahimeleki, nta kikubuza gupfana n'abo mu rugo rwa so bose.” Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukire mwice abatambyi b'Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.” Ariko abagaragu b'umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b'Uwiteka. Maze umwami abwira Dowegi ati “Hindukira wice aba batambyi.” Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi y'igitare. Maze atsindisha inkota i Nobu umudugudu w'abatambyi, abagabo n'abagore, abana b'incuke n'abonka, n'inka n'indogobe n'intama, byose babimarira ku nkota. Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi. Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi b'Uwiteka. Dawidi abwira Abiyatari ati “Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe. Gumana nanjye, humura kuko uhiga ubugingo bwanjye ari we uhiga n'ubwawe. Nubana nanjye nta cyo uzaba.” Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?” Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?”Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab'i Keyila.” Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisitiya, bizacura iki?” Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.” Nuko Dawidi ahagurukana n'ingabo ze bajya i Keyila barwana n'Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b'i Keyila. Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi. Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n'ibihindizo.” Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n'abantu be. Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati “Zana hano efodi.” Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora. Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.”Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.” Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab'i Keyila bazantangana n'abantu banjye mu maboko ya Sawuli?”Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.” Nuko Dawidi n'abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara. Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy'imisozi cyo mu butayu bw'i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye. Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw'i Zifu. Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana. Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.” Bombi baherako basezeranira imbere y'Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe. Bukeye ab'i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi? Nuko none Nyagasani, manuka nk'uko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y'umwami.” Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye. Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n'uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi. Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y'imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by'Abayuda.” Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n'abantu be bari mu butayu bw'i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi. Bukeye Sawuli n'abantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw'i Mawoni. Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n'ingabo ze bari batangatanze Dawidi n'abantu be ngo babafate. Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.” Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti. Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi. Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi. Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n'abantu be mu bitare by'igandagarizo ry'amasha. Aza atyo agera ku biraro by'intama biri iruhande rw'inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n'abantu be bari mu mwinjiro w'ubwo buvumo. Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy'umwambaro wa Sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli. Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.” Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli.Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda. Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya. Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’? Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’ Kandi data, dore n'ikinyita cy'umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy'umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho. Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho. Nk'uko umugani w'abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho. Mbese umwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y'imbwa, n'imbaragasa. Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.” Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira. Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi. Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe. Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi. Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe. Nuko none ndahira Uwiteka ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.” Dawidi aramurahira.Nuko Sawuli asubira iwe, Dawidi n'abantu be bazamuka bajya mu gihome. Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama. Hariho umugabo w'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw'intama ze i Karumeli. Uwo mugabo yitwaga Nabali, n'umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w'uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu. Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuza ubwoya bw'intama ze. Bukeye Dawidi atuma abagaragu be b'abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize. Mubwire uwo mukire muti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byo utunze byose. Ubu numvise ko ufite abantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli, baza abahungu b'iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n'umwana wawe Dawidi.’ ” Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka. Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja. Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n'inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?” Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukira basubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose. Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.” Nuko umuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukana na Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu. Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuja, ababonye arabakankamira. Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukoza isoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukiri mu rugishiro. Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama. Nuko none ubimenye utekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n'urugo rwe rwose. Erega umuntu w'ikigoryi nk'uwo nta wagira icyo avugana na we.” Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y'imitsima magana abiri n'imvumba ebyiri za vino, n'inyama z'intama eshanu zihiye n'ingero eshanu z'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'inzabibu zumye n'imibumbe magana abiri y'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe. Abwira abagaragu be ati “Nimunjye imbere mugende, ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyabibwira umugabo we Nabali. Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhora w'umusozi, Dawidi n'abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo. Kandi Dawidi yari yavuze ati “Ni ukuri narindiye ubusa iby'icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi. Niburinda gucya hari umuhungu n'umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.” Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye. Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y'umuja wawe. Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani. Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali. None ngiri ituro ry'umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira. Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z'Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose. Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n'Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w'ubugingo, kandi ubugingo bw'abanzi bawe azaburekera nk'uburi mu muhumetso. Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli, ntuzagire umutima ukubabaza Nyagasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa cyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.” Dawidi asubiza Abigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe. Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n'urubanza rw'amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye. Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali.” Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuye aramubwira ati “Izamukire usubire iwawe amahoro. Ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye.” Nuko Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yatekesheje iby'ibirori mu nzu ye nk'ibirori by'umwami byose, kandi anejejwe umutima n'uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n'igikomeye, burinda bucya. Bukeye mu gitondo Nabali asindutse umugore we amutekerereza ibyo, umutima uraraba aba igiti. Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubita Nabali arapfa. Bukeye Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuza umugaragu we gukora ikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.”Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abe umugore we. Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ube umugore we.” Nuko arabaduka arunama, yikubita imbere yabo aravuga ati “Dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by'abagaragu ba databuja.” Nuko Abigayili agira n'ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n'abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi. Bukeye Dawidi arongora Ahinowamu w'Umunyayezerēli, bombi baba abagore be. Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w'i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi. Bukeye ab'i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musozi w'i Hakila uteganye n'ubutayu?” Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw'i Zifu ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu z'Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu. Bukeye Sawuli agerereza ku musozi w'i Hakila, uteganye n'ubutayu hafi y'inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko. Dawidi aherako arahaguruka agera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije. Maze Dawidi aterura amagambo, abaza Ahimeleki w'Umuheti na Abishayi mwene Seruya murumuna wa Yowabu ati “Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?”Abishayi aravuga ati “Ni jye turi bujyane.” Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musego kandi Abuneri n'ingabo baryamye bamukikije. Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.” Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n'urubanza?” Dawidi aravuga ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo. Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musego we n'urunywero rwe rw'amazi, tugende.” Nuko Dawidi ajyana icumu rye n'urunywero rwe rw'amazi, abivana ku musego wa Sawuli barigendera, hatagize umuntu ubabonye cyangwa ubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura. Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y'umusozi uhanye na bo intera ndende. Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abuneri mwene Neri ati “Mbega Abuneri ko udakoma!”Abuneri aramusubiza ati “Uri nde yewe uhamagara umwami?” Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja. Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musego we.” Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?”Dawidi aramusubiza ati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.” Ati “Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho? None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y'umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y'Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y'Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana. Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk'uhiga inkware mu misozi!” Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.” Dawidi aramusubiza ati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagire umugaragu wawe uza aryende. Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n'umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta. Kandi nk'uko ubugingo bwawe bwabaye ubw'icyubahiro cyinshi kuri jye uyu munsi, abe ari ko ubwanjye buba ubw'icyubahiro cyinshi ku Uwiteka, ankize ibyago byose.” Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahora uhirwa mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye kandi gutsinda uzatsinda.”Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubira iwe. Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy'Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.” Dawidi aherako ahagurukana n'abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w'i Gati. Dawidi n'abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n'abo mu rugo rwe. Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w'i Karumeli, wari muka Nabali. Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi. Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?” Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ah'abami b'Abayuda bwite na bugingo n'ubu. Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy'Abafilisitiya, ni umwaka n'amezi ane. Bukeye Dawidi n'ingabo ze barazamuka batera ab'i Geshuri n'Abagiruzi n'Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n'i Shura n'igihugu cya Egiputa. Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n'intama, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi. Akishi akajya amubaza ati “Uyu munsi wateye he?” Dawidi ati “Nateye ikusi h'i Buyuda, n'ikusi h'i Yerameli n'ah'Abakeni.” Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.” Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.” Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n'Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n'abantu bawe, tukajyana n'ingabo ku rugamba.” Dawidi aramubwira ati “Ni na ho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.”Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugira umurinzi w'umutwe wanjye iminsi yose.” Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi muri icyo gihugu. Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa. Sawuli arabutswe ingabo z'Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane. Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n'abahanuzi. Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.”Abagaragu be baramusubiza bati “Hariho umushitsikazi kuri Endori.” Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n'abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.” Uwo mugore aramusubiza ati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?” Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.” Uwo mugore aramubaza ati “Nkuzurire nde?”Na we ati “Nzurira Samweli.” Ariko uwo mugore abonye Samweli, atera hejuru n'ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!” Umwami aramusubiza ati “Humura! Mbwira icyo ubonye.”Umugore ati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.” Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?”Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.”Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya. Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?”Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.” Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe? Uwiteka ubwe yagenje nk'uko yabivugiye muri jye, Uwiteka yaguciye ku ngoma ayiha umuturanyi wawe Dawidi, kuko utumviye Uwiteka kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo. Ndetse Uwiteka azaguhāna n'Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n'abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.” Uwo mwanya Sawuli aherako yikubita hasi indambya yubamye, kuko akuwe umutima cyane n'ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriwe ubusa kandi akaburara. Hanyuma uwo mugore asanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Dore umuja wawe nakumviye mpara amagara, numvira amagambo umbwiye. None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.” Aranga ati “Sinshaka kurya.” Ariko abagaragu be n'uwo mugore baramuhata arabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri. Kandi uwo mugore yari afite ikimasa kibyibushye kiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamo umutsima udasembuwe arawotsa, abihereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Baherako bahaguruka iryo joro, baragenda. Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho. Abatware b'Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n'ibihumbi, kandi Dawidi n'ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye. Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?”Akishi asubiza abatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.” Ariko abatware b'Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by'aba bantu? Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati‘Sawuli yishe ibihumbi,Dawidi yica inzovu’?” Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze. None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b'Abafilisitiya.” Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?” Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w'Imana, ariko abatware b'Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’ Nuko none uzindukane kare mu gitondo n'abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.” Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli. Nuko Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy'ikusi n'i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse, banyaze abagore n'abari bari yo bose, abato n'abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera. Dawidi n'ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n'abahungu babo n'abakobwa babo banyazwe. Dawidi n'abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira. Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w'Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari banyazwe. Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk'abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye. Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi. Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?”Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.” Nuko Dawidi n'ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho. Ariko Dawidi n'ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori. Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n'amazi yo kunywa, kandi bamuha n'igice cy'umubumbe w'imbuto z'umutini, n'amaseri abiri y'inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya atanywa. Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?”Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w'Umunyegiputa, umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye. Twari twateye igihugu cy'Abakereti cy'ikusi, n'icy'Abayuda n'ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.” Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?”Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.” Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy'Abafilisitiya no mu cy'Abayuda. Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w'undi munsi, ntiharokoka n'umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga. Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi. Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b'abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose. Dawidi anyaga amashyo y'inka n'ay'intama zabo zose, bazishorera imbere y'izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.” Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n'abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa. Maze abantu b'abanyageso mbi bose b'ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n'abana be bakabajyana bakagenda.” Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye. Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w'uwagiye mu ntambara urahwana n'uw'uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.” Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n'umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n'ubu. Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b'Abayuda b'incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y'abanzi b'Uwiteka.” Abyoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti y'ikusi n'ab'i Yatiri, n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa, n'ab'i Rakala n'abo mu midugudu y'Abanyeramēli, n'abo mu midugudu y'Abakeni, n'ab'i Horuma n'ab'i Korashani n'aba Ataki, n'ab'i Heburoni n'ab'ahandi hose Dawidi n'abantu be bajyaga babamo. Nuko Abafilisitiya barwana n'Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w'i Gilibowa, bagwa aho. Abafilisitiya basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane. Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho. Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe. Uko ni ko Sawuli yapfuye n'abahungu be batatu, n'umutwaje intwaro n'ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi. Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y'ikibaya n'abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa. Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw'ibigirwamana byabo no mu bantu. Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z'amabuye z'umudugudu w'i Betishani. Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli, ab'intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n'iz'abahungu be ku nkike z'i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo. Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y'umunyinya w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi. Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri. Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya. Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?”Aramusubiza ati “Ncitse ku icumu mu rugerero rw'Abisirayeli.” Dawidi aramubaza ati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.” Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n'iki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?” Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musozi w'i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n'abahetswe n'amafarashi bamusatiriye. Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’ Arambaza ati ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘Ndi Umwamaleki.’ Arambwira ati ‘Nyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe n'umubabaro, kuko nkiri muzima.’ Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n'umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.” Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n'abari kumwe na we bose babigenza batyo. Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n'umuhungu we Yonatani kandi n'abantu b'Uwiteka n'inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota. Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Uri uwa he?”Ati “Ndi umwana w'Umwamaleki w'umunyamahanga.” Dawidi aramubaza ati “Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?” Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati “Mwegere umusumire.” Aramusogota arapfa. Dawidi aramubwira ati “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk'uko uvuze ngo ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’ ” Nuko Dawidi aborogera Sawuli n'umuhungu we Yonatani uyu muborogo, abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y'umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari. “Icyubahiro cyawe, Isirayeli,Cyiciwe mu mpinga z'imisozi!Erega abanyambaraga baraguye! Ntimuzabivuge muri Gati,Ntimuzabyamamaze mu nzira z'Abashikeloni,Abakobwa b'Abafilisitiya batanezerwa,Abakobwa b'abatakebwe be kwishimagiza. “Mwa misozi y'i Gilibowa mwe,Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura,Ntihakabe imirima yera imyaka y'amaturo,Kuko ari ho ingabo y'umunyambaraga yagwanye umugayo,Ni yo ngabo ya Sawuli, nk'iyo utimikishijwe amavuta. Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,Ngo uve ku maraso y'abishwe,No ku banyambaraga b'ibihangange,Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga. “Sawuli na Yonatani bari beza,Bafite igikundiro bakiriho,Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri.Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu,Bari abanyamaboko kurusha intare. “Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli,Wabambikaga imyenda y'imihemba yo kurimbana,Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu. “Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati!Yonatani yiciwe mu mpinga z'imisozi yawe. “Unteye agahinda mwene data Yonatani,Wambereye uw'igikundiro bihebuje.Urukundo wankundaga rwari igitangaza,Rwarutaga urukundo rw'abagore. “Erega abanyambaraga baraguye,N'intwaro zabo zirashize!” Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y'Abayuda?”Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.”Dawidi ati “Njye he?”Aramusubiza ati “I Heburoni.” Nuko Dawidi azamukana n'abagore be bombi, Ahinowamu w'i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli. Kandi n'abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n'abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y'i Heburoni. Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w'umuryango w'Abayuda.Bukeye babwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.” Nuko Dawidi atuma intumwa ku b'i Yabeshi y'i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n'Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n'umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo. Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.” Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu. Amwimikirayo ngo abe umwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose. (Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.)Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi. Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w'umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n'amezi atandatu. Bukeye Abuneri mwene Neri n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni. Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo. Abuneri abwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.”Yowabu ati “Nibahaguruke.” Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rw'Ababenyamini n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana. Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni. Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri n'Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi. Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk'isirabo yo mu gasozi. Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri. Abuneri akebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?”Na we aramusubiza ati “Ni jye.” Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira. Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?” Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira. Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye n'i Giya mu nzira ijya mu butayu bw'i Gibeyoni, izuba ribarengeraho. Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga y'umusozi. Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?” Yowabu aramusubiza ati “Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranye mwene se.” Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi. Nuko Abuneri n'ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu. Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi n'icyenda, na Asaheli. Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n'ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu. Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n'ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni. Nuko ab'inzu ya Sawuli n'ab'inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab'inzu ya Sawuli barushaho gucogora. Kandi Dawidi yabyariye i Heburoni abana b'abahungu: uw'imfura yitwaga Amunoni wa Ahinowamu w'i Yezerēli, uw'ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umuhungu wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiya umuhungu wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamu wa Egila muka Dawidi. Abo ni bo Dawidi yabyariye i Heburoni. Icyo gihe cy'intambara zo mu b'inzu ya Sawuli n'ab'iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli. Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa umukobwa wa Ayiya. Bukeye Ishibosheti abwira Abuneri ati “Ni iki cyatumye utaha ku nshoreke ya data?” Nuko Abuneri arakazwa cyane n'amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy'imbwa y'Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n'incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore? Nintagirira Dawidi nk'uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije: ni ko gukura ubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y'ubwami bwa Dawidi, akaba ari we utegeka Abisirayeli n'Abayuda, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.” Nuko Ishibosheti abura ikindi asubiza Abuneri kuko yamutinyaga. Bukeye Abuneri atuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir'iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.” Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.” Maze Dawidi atuma kuri Ishibosheti mwene Sawuli aramubwira ati “Mpa umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by'Abafilisitiya.” Nuko Ishibosheti aramutumira, amwaka umugabo we Palutiyeli mwene Layishi. Maze umugabo we aramuherekeza agenda arira inzira yose, amugeza i Bahurimu amukurikiye. Agezeyo Abuneri aramubwira ati “Hoshi subirayo.” Nuko asubirayo. Bukeye Abuneri ajya inama n'abatware ba Isirayeli arababwira ati “Mu gihe cyashize mwashakaga Dawidi ko aba umwami wanyu, none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y'Abafilisitiya, n'ay'ababisha babo bose.’ ” Kandi Abuneri abivugira mu matwi y'Ababenyamini. Bukeye arahaguruka ajya i Heburoni, avugira mu matwi ya Dawidi ibyo Abisirayeli n'umuryango w'Ababenyamini bose bishimiye byose. Nuko Abuneri n'abamushagaye makumyabiri basanga Dawidi i Heburoni. Dawidi aremera Abuneri n'abo bari kumwe ibirori. Maze Abuneri abwira Dawidi ati “Nzahaguruka ngende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugira ngo basezerane nawe isezerano, ubone gutegeka abo umutima wawe ushaka bose.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri agenda amahoro. Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeye batabarukana iminyago myinshi. Ariko Abuneri yari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro. Yowabu n'ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abuneri mwene Neri yaje i bwami, kandi umwami yamusezereye agenda amahoro.” Nuko Yowabu ajya i bwami abaza umwami ati “Ibyo wakoze ni ibiki? Ariko Abuneri ko yaje iwawe, ni iki cyatumye umusezerera akagenda rwose? Nawe ntuzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukubeshya, no kugenzura uko utabara n'uko utabaruka, no kugenzura ibyo ukora byose?” Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi. Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli. Hanyuma Dawidi abyumvise aravuga ati “Jye n'ubwami bwanjye ntituzagibwaho n'urubanza rw'amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere y'Uwiteka iminsi yose. Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabure uninda cyangwa umubembe, cyangwa ugendera ku kibando cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umuhorote.” Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni. Dawidi aherako abwira Yowabu n'abari kumwe na we bose ati “Nimushishimure imyenda yanyu, mukenyere ibigunira muriririre imbere ya Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi akurikira ikiriba cye. Maze Abuneri bamuhamba i Heburoni, umwami ashyira hejuru umuborogo aririra ku gituro cya Abuneri, abantu bose bacika imiborogo. Umwami aborogera Abuneri aravuga ati“Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk'igicucu? Amaboko yawe ataboshywe,Kandi ibirenge byawe bitaboheshejwe iminyururu,Nk'uko umuntu agwa imbere y'abanyabyaha,Ni ko uguye.”Nuko abantu bongera kumuririra. Hanyuma abantu bose baza guhata Dawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.” Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyo umwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose. Nuko uwo munsi abantu bose n'Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abuneri mwene Neri. Umwami abwira abagaragu be ati “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyari umugabo ukomeye? Kandi nanjye naho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y'ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.” Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima. Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b'ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w'i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini, kandi ab'i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n'ubu.) Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry'uwo mwana yitwaga Mefibosheti. Bukeye bene Rimoni w'i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y'ihangu, basanga arambaraye. Binjira mu nzu ye nk'abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga. (Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.) Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n'urubyaro rwe.” Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w'i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose: kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze. None se nk'abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?” Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n'ibirenge, babamanika iruhande rw'iriba ry'i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni. Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n'umubiri wawe. Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ” Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli. Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. Yamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n'itatu ategeka Abisirayeli bose n'Abayuda. Hanyuma umwami ahagurukana n'ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b'abaturage b'aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n'ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera. Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite. Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema n'impumyi umutima wa Dawidi wanga.” Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.” Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y'aho. Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we. Bukeye Hiramu umwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'ababaji n'abubatsi b'amabuye, bubakira Dawidi inzu. Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bwa Isirayeli. Dawidi amaze kwimuka i Heburoni akajya i Yerusalemu, akomeza kuzana izindi nshoreke n'abandi bagore, kandi yongera kubyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa. Aya ni yo mazina y'abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo, na Ibuhari na Elishuwa, na Nefegi na Yafiya, na Elishama na Eliyada na Elifeleti. Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome. Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cy'Abarafa. Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?”Uwiteka asubiza Dawidi ati “Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.” Nuko Dawidi ajya i Bāliperasimu, abatsindayo aravuga ati “Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nk'uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu Bāliperasimu. Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi n'abantu be barabijyana. Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy'Abarafa. Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati “Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru. Nuko niwumva ikiriri cy'ingabo gihindira hejuru y'imitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z'Abafilisitiya.” Nuko Dawidi abigenza atyo nk'uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri. Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu. Dawidi ahagurukana n'abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y'Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry'Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi. Nuko bakura isanduku y'Imana kwa Abinadabu ku musozi bayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya. Nuko barikura mu rugo rwa Abinadabu rwo ku musozi ririho isanduku y'Imana, Ahiyo ayigiye imbere. Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y'Uwiteka, bacurangisha ibintu by'imiberoshi by'uburyo bwose, n'inanga na nebelu n'amashako, n'ibinyuguri n'ibyuma bivuga. Bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y'Imana kuko inka zari zitsikiye. Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw'isanduku y'Imana. Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiye Uza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n'ubu. Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y'Uwiteka yaza iwanjye ite?” Dawidi yanga gukurayo isanduku y'Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati. Imara mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka aha umugisha Obededomu n'abo mu rugo rwe bose. Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n'urugo rwe n'ibyo afite byose, ku bw'isanduku y'Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y'Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma. Nuko byagenze bitya: abahetse isanduku y'Uwiteka batambutse intambwe esheshatu, ahatambira impfizi n'ikimasa cy'umushishe. Maze Dawidi yiyerekera imbere y'Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y'igitare. Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y'Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera. Bacyinjiza isanduku y'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y'Uwiteka, amugayira mu mutima. Nuko binjiza isanduku y'Uwiteka, bayishyira ku gitereko cyayo hagati mu ihema Dawidi yari yarayibambiye. Dawidi aherako atambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro. Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo. Maze agaburira abantu bose b'umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n'abagore, umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'umugabane w'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha, umuntu wese ajya iwe. Dawidi na we asubira iwe gusabira ab'iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y'abaja b'abagaragu be, nk'umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!” Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y'Uwiteka wantoranije, akandutisha so n'urubyaro rwe rwose, akangira umutware w'ubwoko bw'Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y'Uwiteka. Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.” Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa. Nuko umwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose. Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati “Dore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku y'Imana iba mu ihema.” Natani asubiza umwami ati “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe nawe.” Iryo joro ijambo ry'Uwiteka ribonekera Natani riti “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuze ngo: Mbese aho uzanyubakira inzu yo kubamo? Uhereye igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugeza ubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nk'ubuturo. Mbese ahantu hose nakagendanye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganye n'umucamanza wese wa Isirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu yubakishijwe imyerezi?’ “Nuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rw'intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk'amazina y'abakomeye bo mu isi. Kandi nzatoraniriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimuka ukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere, ubwo nategekaga abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumure ku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamo umuryango. Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe. Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y'ubwami bwe iteka ryose. Nzamubera se na we azambere umwana: nacumura nzamuhanisha inkoni z'abantu, n'ibyago by'amoko y'abantu, kandi imbabazi zanjye ntizizamwomorokaho nk'uko zomorotse kuri Sawuli nagukuye imbere. Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y'ubwami bwawe izakomera iteka ryose.’ ” Nuko ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, Natani abirondorera Dawidi. Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ungeza aha? Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze no ku by'inzu y'umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk'itegeko mu bantu, Nyagasani Mana. Kandi se, Dawidi yakubwira kindi ki, ko uzi umugaragu wawe Nyagasani Mana. Ku bw'ijambo ryawe wakoze ibyo byose bikomeye nk'uko umutima wawe wibwiye, kugira ngo ubimenyeshe umugaragu wawe. Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk'ibyo twumvishije amatwi yacu byose. Ni irihe shyanga riri mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli? Imana yahagurukijwe no kuricungurira kuba ubwoko bwayo kugira ngo yibonere izina, igakora ibikomeye kandi biteye ubwoba ku bwabo no ku bw'igihugu cyawe imbere y'abantu bawe wacunguye, ukabīvanira muri Egiputa, ukabakiza amahanga n'imana zayo? Kandi wikomereje ubwoko bwawe bwa Isirayeli kugira ngo bube ubwawe iteka ryose, kandi nawe Uwiteka ubabere Imana yabo. “Nuko none Uwiteka Mana, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye urikomeze iminsi yose, kandi uzasohoze ibyo uvuze. Maze izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ni we Mana ya Isirayeli’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi izakomezwe imbere yawe. Kuko Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli, uhishuriye umugaragu wawe ukavuga ngo uzamwubakira inzu, ni cyo gitumye umugaragu wawe nubahuka mu mutima wanjye kugusenga iri sengesho. “None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n'amagambo yawe ni ay'ukuri, kandi usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza. Nuko none emera guha umugisha inzu y'umugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari wowe ubivuze Nyagasani Mana, kandi umugisha utanga ujye uba umugisha inzu y'umugaragu wawe ihabwa iteka ryose.” Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw'umudugudu w'umurwa, arukura mu maboko y'Abafilisitiya. Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro. Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi. Dawidi amutumuraho ingabo ze z'abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n'abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by'amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana. Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose. Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z'izahabu, azijyana i Yerusalemu. Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y'imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n'i Berotayi. Bukeye Toyi umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose, atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa. Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje: iby'i Siriya n'iby'i Mowabu, n'iby'Abamoni n'iby'Abafilisitiya, n'iby'Abamaleki n'ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba. Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy'umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani. Nuko ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose. Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera. Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge. Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi. Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n'Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b'intebe. Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?” Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati “Mbese ni wowe Siba?”Na we ati “Ni jye umugaragu wawe.” Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z'Imana?”Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.” Umwami aramubaza ati “Aba he?”Siba asubiza umwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.” Umwami aramutumira, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari. Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.”Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.” Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y'inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.” Nuko aramuramya aravuga ati “Umugaragu wawe ndi iki ko unyitaho, kandi ndi intumbi y'imbwa?” Umwami aherako ahamagara Siba umugaragu wa Sawuli aramubwira ati “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja. Kandi wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye, usarure imyaka kugira ngo mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.” Kandi Siba yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri. Maze Siba abwira umwami ati “Ibyo umwami databuja yategetse umugaragu we byose, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.”Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza y'umwami nk'umwana w'umwami wese. Kandi Mefibosheti yari afite umwana w'umuhungu muto witwa Mika, n'abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti. Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y'umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi. Hanyuma y'ibyo umwami w'Abamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye. Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk'uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se.Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni. Ariko abatware b'Abamoni babwira umwami wabo Hanuni bati “Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura?” Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cy'ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza. Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.” Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b'i Betirehobu n'ab'i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w'i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n'ab'i Tobu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri. Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'intwari zose. Bukeye Abamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya b'i Soba n'ab'i Rehobu, n'abantu b'i Tobu n'aba Māka bari ukwabo ku gasozi. Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere n'inyuma, atoranya abantu b'intore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana n'Abasiriya. Abandi bantu bose abaha murumuna we Abishayi ngo abe umugaba wabo, abarema inteko bahangana n'Abamoni. Aravuga ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune. Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n'imidugudu y'Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.” Yowabu n'abo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga. Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu. Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe n'Abisirayeli, bateranya ingabo zabo. Maze Hadarezeri atumira Abasiriya bo hakurya y'uruzi, baza i Helamu bazanye na Shobaki umugaba w'ingabo za Hadarezeri, ari we mugaba wabo. Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we. Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, n'abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba w'ingabo zabo, bamutsinda aho. Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe n'Abisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvuna Abamoni ukundi. Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu. Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y'inzu y'umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w'ikibengukiro. Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w'Umuheti?” Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe. Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.” Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.” Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi. Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubaza uko Yowabu n'ingabo bameze, amubaza n'amakuru yo mu ntambara. Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.” Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami. Ariko Uriya yiraranira n'abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y'ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe. Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?” Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.” Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye. Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n'abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe. Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya. Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.” Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri. Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w'Umuheti na we arapfa. Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu, yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numara kubarira umwami amacumu, umwami akarakara akakubaza ati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegera umudugudu mutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’ Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Si umugore wamuteye ingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’ Nuko uzamusubize uti ‘Erega n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.’ ” Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamutumye byose. Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugera mu muharuro w'irembo ryabo. Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b'umwami bamwe barapfuye, kandi n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.” Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n'umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.” Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, aramwiraburira. Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka. Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene. Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y'inka n'intama nyinshi cyane. Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k'intama yari yaguze akakarera, kagakurana n'abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk'umukobwa we. Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w'intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.” Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa. Kandi azarihe umwana w'intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.” Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli nguha inzu ya shobuja, nguha n'abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n'uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi. Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry'Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w'Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y'Abamoni. Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w'Umuheti, ukamugira uwawe.’ Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry'izuba. Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y'Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.’ ” Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye ku Uwiteka.”Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe. Ariko kuko wahaye abanzi b'Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw'icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.” Natani aherako asubira iwe. Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyiriza ubusa yihina mu nzu, acura umurambo hasi burinda bucya. Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo. Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?” Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho ko umwana apfuye. Abaza abagaragu be ati “Mbese umwana arapfuye?”Baramusubiza bati “Arapfuye.” Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y'Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya. Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.” Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’ Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.” Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw'Uwiteka. Bukeye Yowabu atera i Raba y'Abamoni, atsinda ururembo rwabo. Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n'ab'i Raba, kandi nahindūye umudugudu w'amazi. None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y'umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.” Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahaguruka atera i Raba, arwana n'abaho arahahindūra. Yambura umwami wabo ikamba ku mutwe, kuremēra kwaryo kwari italanto y'izahabu, kandi muri ryo harimo amabuye y'igiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo mudugudu anyagayo iminyago myinshi cyane. Akuramo abantu baho abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo z'ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry'amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y'Abamoni. Nuko Dawidi n'ingabo ze zose basubira i Yerusalemu. Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka. Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho. Amunoni yari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuru wa Dawidi, kandi Yonadabu uwo yari umugabo w'ingurumbanya cyane. Aramubaza ati “Wa mwana w'umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?”Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.” Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ” Nuko Amunoni araryama arirwaza.Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.” Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.” Nuko Tamari ajya kwa musaza we Amunoni asanga araryamye, yenda urwanga arubumbiramo udutsima imbere ye, aratwotsa. Asingira urukraangiro ayimushyira imbere yanga kurya, maze Amunoni aravuga ati “Abagabo bose nibīheze.” Umugabo wese arīheza. Nuko Amunoni abwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murere ndīre mu ntoki zawe.” Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musaza we Amunoni ku murere. Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.” Na we aramusubiza ati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukora iby'ubupfu nk'ibi. Mbese nkanjye izo soni nazicana he? Kandi nawe waba ubaye igicucu muri Isirayeli. None ndakwinginze, ubivugane n'umwami kuko atazakunyima.” Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we. Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.” Na we aramusubiza ati “Reka kuko iki cyaha ukora unyirukana gikomeye kuruta icyo wankoreye.”Ariko yanga kumwumva. Maze ahamagara umunyagikari we aramubwira ati “Sohora uyu mukobwa amvire mu nzu, maze umukingiranire hanze.” Kandi yari yambaye umwambaro w'amabara menshi, kuko ari ko abakobwa b'umwami b'abari bajyaga bambara. Nuko umugaragu we aramusohora, aramukingirana. Maze Tamari yiyorera ivu mu mutwe, ashishimura umwambaro we w'amabara menshi yari yambaye, yikorera ukuboko, agenda arira umugenda aboroga. Musaza we Abusalomu amubonye aramubaza ati “Mbega wahuye na musaza wawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musaza wawe we gushengurwa umutima n'ibyo.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'umwage. Maze Umwami Dawidi yumvise ibyo byose ararakara cyane. Kandi Abusalomu ntiyaba akivugana na Amunoni ibibi cyangwa ibyiza, kuko Abusalomu yari yanze Amunoni, ubwo yakojeje isoni mushiki we Tamari. Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemura ubwoya bw'intama ze i Bālihasori, hateganye n'i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b'umwami bose. Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw'intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n'umugaragu wawe hamwe n'abagaragu bawe.” Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha. Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.”Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?” Ariko Abusalomu aramuhata, kugira ngo yemerere Amunoni n'abandi bana b'umwami bose ngo bajyane na we. Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.” Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunoni nk'uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b'umwami bose baherako barahaguruka, umuntu wese yinagurira ku nyumbu ye barahunga. Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b'umwami bose, ntihasigaye n'umwe muri bo.” Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n'abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo. Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b'umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari. Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b'umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.” Nuko Abusalomu arahunga.Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry'umusozi inyuma. Yonadabu abwira umwami ati “Ngabo abana b'umwami barasohoye, nk'uko umugaragu wawe mvuze ni ko bibaye.” Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b'umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n'umwami n'abagaragu be bose bararira cyane. Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w'i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye. Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu. Hanyuma Umwami Dawidi agirira Abusalomu urukumbuzi rwo kujya kumusura, kuko yari amaze gushira umubabaro wa Amunoni ko yapfuye. Bukeye Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu. Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayo umugore w'umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk'uwirabuye, wambare umwambaro w'ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n'umugore umaze igihe kirekire wiraburiye ba nyakwigendera. Maze ujye ibwami, uku abe ari ko ubwira umwami.” Yowabu aherako amubwira ibyo ari buvuge. Nuko uwo mugore w'i Tekowa agitangira kuvugana n'umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.” Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?”Aramusubiza ati “Ndi umupfakazi rwose, umugabo wanjye yarapfuye. Kandi umuja wawe nari mfite abana b'abahungu babiri, bukeye bombi bajya ku gasozi barwanirayo, kandi nta wari uhari wo kubakiza. Nuko umwe asogota undi, aramwica. None sinakubwira, umuryango wose uhagurukiye umuja wawe kandi bariho baravuga ngo, nintange gatozi bamuhōra mwene se yishe. Nguko uko bagiye kurimbura umuragwa na we, uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umwuzukuru ku isi.” Umwami abwira uwo mugore ati “Hoshi subira iwawe, ndi butegeke ibyawe.” Uwo mugore w'i Tekowa abwira umwami ati “Mwami nyagasani, icyaha kibe kuri jye no ku nzu ya data, umwami ye kugibwaho n'urubanza, ndetse n'ingoma ye.” Umwami aravuga ati “Nihagira ukubwira ijambo ryose umunzanire, ntazagusubiraho ukundi.” Umugore aherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugira ngo umuhōzi atazongera kurimbura ukundi, bakica umuhungu nsigaranye.”Umwami aramusubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, nta gasatsi na kamwe k'umuhungu wawe kazagwa hasi.” Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.”Ati “Ngaho mbwira.” Umugore aravuga ati “Ni iki cyatumye urundurira iyo nama ku bantu b'Imana? Kuko umwami niba avuze iryo jambo asa n'utsinzwe n'urubanza, kuko umwami atagaruye umuntu we yirukanye. Twese tuzapfa duse n'amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo. Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n'uko abantu banteye ubwoba, umuja wawe ni ko kugira nti ‘Ngiye kwivuganira n'umwami, ahari umwami yakwemera gukora icyo umuja we amusabye. Umwami ari bwumvire umuja we, amukize uwo mugabo washatse kundimburana n'umwana wanjye, kugira ngo atuvane muri gakondo y'Imana.’ Nuko umuja wawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijambo umwami databuja ari buvuge ribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani, umeze nka marayika w'Imana guhitamo ibibi n'ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumane nawe.’ ” Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.” Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose, kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk'ubwa marayika w'Imana, akamenya ibiri mu isi byose.” Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.” Yowabu yikubita hasi yubamye imbere y'umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubu umugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreye umugaragu wawe icyo ngusabye.” Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu. Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n'umwami. Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw'ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho. Uko umwaka utashye yikemuzaga umusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumaga awukemuza. Kandi iyo yawukemuzaga yarawugeraga, ukaba shekeli magana abiri ukurikije urugero rw'umwami. Kandi Abusalomu abyara abana b'abahungu batatu n'umukobwa witwaga Tamari, yari umukobwa w'uburanga. Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yerusalemu, adaca iryera umwami. Bukeye Abusalomu atumira Yowabu ngo amutume ku mwami, yanga kumwitaba. Yongera kumutumira ubwa kabiri na bwo yanga kumwitaba. Ni cyo cyatumye abwira abagaragu be ati “Umva, umurima wa Yowabu uhereranye n'uwanjye kandi afitemo sayiri, nimugende muzitwike.” Nuko abagaragu ba Abusalomu baragenda barazikongeza. Yowabu arahaguruka ajya kwa Abusalomu aramubaza ati “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira umurima?” Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n'iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n'umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.” Nuko Yowabu ajya ibwam, abibwira umwami, maze umwami atumira Abusalomu, aramwitaba. Ageze imbere y'umwami yikubita hasi yubamye, umwami aramusoma. Hanyuma y'ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n'amafarashi n'abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere. Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw'irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.” Abusalomu akamubwira ati “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.” Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.” Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma. Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima y'Abisirayeli. Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni. Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’ ” Umwami aramusubiza ati “Genda amahoro.” Nuko arahaguruka ajya i Heburoni. Bukeye Abusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayo ubutumwa ngo “Nimwumva ijwi ry'ikondera muzahereko muvuge muti ‘Abusalomu yimye i Heburoni.’ ” Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye n'abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi. Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w'i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w'iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye. Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y'Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.” Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta n'umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.” Abagaragu b'umwami baramusubiza bati “Abagaragu bawe twiteguye gukora icyo umwami databuja ashaka cyose.” Nuko umwami asohokana n'abo mu rugo rwe bose bamukurikiye ariko umwami asigayo abagore cumi b'inshoreke ze bo kurinda urugo. Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhaki batindayo. Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose n'Abapeleti bose n'Abagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere y'umwami. Maze umwami abaza Itayi w'Umugiti ati “Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n'umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe. Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n'ukuri bibane nawe.” Itayi asubiza umwami ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bw'umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.” Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.” Nuko Itayi w'Umugiti yambukana n'abantu be bose n'abana bari kumwe na we. Igihugu cyose gicura umuborogo n'ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n'umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu. Kandi Sadoki na we azana n'Abalewi bose, bahetse isanduku y'isezerano ry'Imana. Batereka hasi iyo sanduku y'Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa. Umwami abwira Sadoki ati “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n'ubuturo bwe. Ariko nambwira atya ati ‘Sinkwishimira’, dore ndi hano nangenze uko ashaka.” Umwami abwira Sadoki umutambyi ati “Aho nturi bamenya? Subira mu murwa amahoro n'abahungu bawe bombi, Ahimāsi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari. Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru z'impamo.” Sadoki na Abiyatari ni ko guheka isanduku y'Imana bayisubiza i Yerusalemu, bagumayo. Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n'abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru. Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z'ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.” Dawidi ageze mu mpinga y'umusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi w'Umwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe. Dawidi aramubwira ati “Nitujyana uzandushya. Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti ‘Nzaba umugaragu wawe, nyagasani, nk'uko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.’ Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli. Mbese ntuzaba uri kumwe na Sadoki na Abiyatari b'abatambyi? Nuko nugira ijambo ryose wumva ibwami, uzajye uribwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi. Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, Ahimāsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.” Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu. Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y'imitsima magana abiri n'amasere y'inzabibu zumye ijana, n'ayandi ijana y'imbuto zo mu cyi n'imvumba ya vino. Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby'iki?”Siba aramusubiza ati “Indogobe ni izo guheka abo mu rugo rw'umwami, imitsima na yo n'imbuto zo mu cyi ni amafunguro y'abahungu, kandi vino ni iy'abazajya bagwira isari mu butayu bakayinywa.” Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?”Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ” Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.” Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka. Atera Dawidi amabuye n'abagaragu b'Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n'abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n'ibumoso. Shimeyi aramutuka ati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we. Uwiteka yakugaruyeho amaraso y'inzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore nawe uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.” Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y'intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.” Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ” Maze Dawidi abwira Abishayi n'abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse. Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw'iyo mivumo yamvumye uyu munsi.” Nuko Dawidi n'abantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ry'umusozi amwitegeye, agenda amutuka umugenda, amutera amabuye n'umukungugu. Hanyuma umwami n'abantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo. Ariko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we. Maze Hushayi w'Umwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!” Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana n'incuti yawe ni iki?” Hushayi abwira Abusalomu ati “Reka da! Ahubwo utoranijwe n'Uwiteka n'abantu n'Abisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumana na we. Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukorera umwana we? Nk'uko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.” Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati “Tugire inama uko twagenza.” Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.” Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru y'inzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba. Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk'izo bagiriwe n'Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu. Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro. Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine. Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.” Abusalomu ashima iyo nama cyane, n'abatware ba Isirayeli bose barayishima. Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w'Umwaruki, na we twumve icyo avuga.” Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n'ibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.” Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.” Kandi ati “Uzi so n'ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk'idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu. None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’, bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk'uw'intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n'abo bari kumwe ko ari intwari. Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo. Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk'ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n'umwe. Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.” Nuko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago. Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n'abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya. Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n'abo bari kumwe bose.’ ” Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro. Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo w'i Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo. Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w'iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa. Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati “Ahimāsi na Yonatani bari he?”Umugore arabasubiza ati “Bakutse akagezi.”Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu. Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.” Nuko Dawidi ahagurukana n'abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta n'umwe muri bo wari utarambuka Yorodani. Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w'iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se. Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n'Abisirayeli bose. Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w'ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w'umugabo witwa Itura w'Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu. Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy'i Galeyadi. Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w'i Raba y'Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w'i Lodebari, na Barizilayi w'Umunyagaleyadi w'i Rogelimu, bamuzanira amariri n'inzabya n'inkono, n'ingano na sayiri n'ifu n'ingano zikaranze, n'ibishyimbo n'udushyimbo duto n'inkori zikaranze, n'ubuki n'amavuta, n'intama n'amavuta akuze bihawe Dawidi n'abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n'umwuma mu butayu. Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y'ibihumbi, n'abo gutwara iy'amagana. Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w'Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.” Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy'abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n'abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.” Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by'amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n'ibihumbi. Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu. Nuko abantu bajya kurwanira n'Abisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu. Abisirayeli bahanesherezwa n'abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri, kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe n'inkota. Hanyuma Abusalomu ahubirana n'abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y'amashami y'impatanwa y'umwela w'ingāra, umutwe we ufatwa n'amashami yawo, ahera mu kirere hagati y'ijuru n'isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda. Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.” Yowabu abaza nyir'ukumubwira ati “Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice by'ifeza cumi n'umushumi?” Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by'ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w'umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’ None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.” Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.” Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela. Maze abahungu cumi b'abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa. Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije. Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy'amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye. Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy'umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w'umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y'urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n'ubu. Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y'uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y'abanzi be.” Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w'umwami yapfuye.” Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka. Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.”Yowabu ati “Urirukanwa n'iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?” Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy'ikigarama yose, anyura ku Mukushi. Kandi Dawidi yari yicaye hagati y'amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y'irembo ahateganye n'inkike z'amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine. Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami.Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.” Nuko aza yihuta agera hafi. Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.”Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.” Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukire y'uw'imbere isa n'iya Ahimāsi mwene Sadoki.”Umwami aravuga ati “Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.” Ahimāsi ashyira ejuru abwira umwami ati “Byose byabaye byiza.” Nuko yikubita hasi imbere y'umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.” Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w'umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.” Umwami aramubwira ati “Tambuka uhagarare hano.” Nuko aratambuka arihagararira. Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z'umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.” Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b'umwami databuja, n'abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.” Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y'irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.” Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!” Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n'umwana we. Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebēra, nk'abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni. Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n'ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!” Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu, asanga umwami aravuga ati “Uyu munsi wateye amaso y'abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n'ubw'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abagore bawe n'inshoreke zawe, kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n'abagaragu bawe ari nk'ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane. Nuko none haguruka usohoke, uvugane n'abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n'umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.” Maze umwami arahaguruka yicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Dore umwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera. Abantu bose bo mu miryango yose y'Abisirayeli baritonganyaga bati “Umwami ni we waturengeye mu maboko y'ababisha bacu, akadukiza amaboko y'Abafilisitiya, none yahunze Abusalomu, ava mu gihugu. Kandi Abusalomu na we twimikishije amavuta ngo adutware, yaguye mu ntambara. Mbese none murabuzwa n'iki kuvuga ibyo kugarura umwami?” Bukeye Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abatambyi ati “Mubaze abatware b'Abayuda muti ‘Ni iki gituma ari mwe mugiye guheruka abandi kugarura umwami mu rurembo rwe, (kuko amagambo y'Abisirayeli bose amaze kugera ku mwami ngo bamugarure mu rurembo rwe), kandi ari mwebwe bene se muva inda imwe? None ni iki gitumye mugiye guheruka abandi kugarura umwami?’ Kandi mumbarize Amasa muti ‘Mbese ntuzi ko muva inda imwe? Nuko rero nutaba umugaba w'ingabo ze iminsi yose mu cyimbo cya Yowabu, Imana ibimuhore ndetse bikabije.’ ” Nuko yoshyoshya atyo imitima y'Abayuda bose nk'umutima w'umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukana n'abagaragu bawe bose.” Nuko umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani. Shimeyi na we mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, arihuta amanukana n'Abayuda gusanganira Umwami Dawidi. Kandi yari kumwe n'Ababenyamini igihumbi, na Siba umugaragu w'imbata wa Sawuli, n'abahungu be cumi na batanu n'abagaragu be makumyabiri bari kumwe na we, bambuka Yorodani umwami abitegeye. Ubwato bwajyaga bucuragana bwambuka ngo bwambutse abo mu rugo rw'umwami, no kumukorera ibyo ashaka.Umwami amaze kwambuka Yorodani, Shimeyi mwene Gera yikubita hasi imbere ye. Abwira umwami ati “Mwami nyagasani, we kumbaraho gukiranirwa, kandi we kwibuka ibyo umugaragu wawe nakoranye ubugome, umunsi waviriye i Yerusalemu, ngo bikubabaze mu mutima, kuko umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ni cyo gitumye ubu mbaye uw'ibanze mu muryango wa Yosefu wose, nkamanurwa no gusanganira umwami databuja.” Ariko Abishayi mwene Seruya aravuga ati “Mbese harya Shimeyi ntaribwicwe, azira ko yavumye uwo Uwiteka yimikishije amavuta?” Dawidi aravuga ati “Ariko yemwe bene Seruya, ndapfa iki namwe gitumye mumbera abanzi uyu munsi? Mbese hariho uwo kwicwa mu Isirayeli uyu munsi? Ubu se sinamenye ko mbaye umwami wa Isirayeli?” Umwami aherako abwira Shimeyi ati “Nturi bupfe.” Aramurahira. Kandi Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka aza gusanganira umwami. Uhereye umunsi umwami yagendeye ukageza aho yagarukiye iwe amahoro, ntiyigeze kwikenura ibirenge, cyangwa kwikemuza ubwanwa, haba no kumesa imyenda ye. Ageze i Yerusalemu gusanganira umwami, umwami aramubaza ati “Ariko icyakubujije kujyana nanjye ni iki, Mefibosheti?” Aramusubiza ati “Mwami nyagasani, umugaragu wanjye yarambeshye, kuko umugaragu wawe nari ngize nti ‘Ngiye gushyira amatandiko ku ndogobe, nyijyeho njyane n'umwami, kuko umugaragu wawe ndi ikimuga.’ Kandi yambeshyeye ku mwami databuja, ariko rero nyagasani, umeze nka marayika w'Imana. Nuko kora icyo ushaka, kuko abo mu rugo rwa data bose imbere y'umwami databuja basaga n'abapfuye, ariko wari unyicaje mu basangiraga ku meza yawe. Nuko mfite butware ki kongera gutakambira umwami ukundi?” Umwami aramubwira ati “Ni iki gitumye wongera kuvuga ibyawe? Ndabitegetse ngo wowe na Siba nimugabane igikingi mo kabiri.” Mefibosheti abwira umwami ati “Yenda akijyane cyose, ubwo umwami databuja asohoye amahoro mu rugo rwe.” Hanyuma Barizilayi w'Umunyagaleyadi ava i Rogelimu, aramanuka yambukana n'umwami Yorodani ngo amugeze hakurya. Barizilayi uwo yari umusaza mukuru cyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriye umwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umugabo ukomeye cyane. Umwami abwira Barizilayi ati “Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.” Ariko Barizilayi abwira umwami ati “Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n'umwami i Yerusalemu? Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n'ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n'ibyo ndya cyangwa n'ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y'abaririmbyi b'abagabo n'abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki? Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n'umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo? Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w'iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n'umwami databuja, uzamugire uko ushaka.” Umwami aramusubiza ati “Nuko Kimuhamu nahoshi twambukane, kandi nzamugira uko ushaka, kandi icyo uzanshakaho cyose nzakigukorera.” Nuko abantu bose bambuka Yorodani, umwami arambuka. Maze umwami asoma Barizilayi amusabira umugisha, yisubirira iwabo. Uko ni ko umwami yambutse ajya i Gilugali, Kimuhamu yambukana na we. Abayuda bose n'ab'igice cya Isirayeli bambutsa umwami. Bukeye Abisirayeli bose basanga umwami baramubaza bati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b'Abayuda bakuzana rwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n'abo mu rugo rwawe n'abantu bawe bose?” Abayuda bose basubiza Abisirayeli bati “Ni uko umwami agira icyo apfana natwe. None bibarakarije iki? Hari ubwo twatunzwe n'umwami, cyangwa se hari impano yose yaduhaye?” Abisirayeli basubiza Abayuda bati “Ni twe bice cumi by'umwami, kandi rero Dawidi akwiriye kubaho ku bwacu kuruta mwebwe. Ni iki cyatumye mudusuzugura, ntimubanze kutugisha inama yo kugarura umwami wacu?”Ariko amagambo y'Abayuda arusha ay'Abisirayeli gushēga. Hariho umugabo w'ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w'Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n'umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.” Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana n'umwami wabo. Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b'inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa. Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.” Nuko Amasa ajya guhuruza Abayuda, ariko arenza iminsi umwami yamutegetse. Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, akaba adukize.” Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n'Abakereti n'Abapeleti n'abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri. Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa. Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw'indyo ku kananwa ngo amusome. Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri. Ariko umuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.” Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga. Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri. Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y'i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira. Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y'i Betimāka, maze barunda ikirundo ku mudugudu cyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubita inkike y'amabuye, kugira ngo bayigushe. Maze umugore w'umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ” Aramwegera. Umugore aramubaza ati “Mbega ni wowe Yowabu?”Na we ati “Ni jye.”Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y'umuja wawe.”Na we ati “Ndumva.” Aravuga ati “Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.” Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n'umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y'Uwiteka?” Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura. Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.” Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z'ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu. Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti. Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yari umucurabwenge. Sheva yari umwanditsi, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi. Ira w'Umuyayiri yari umutware w'intebe wa Dawidi. Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n'inzu ye y'abicanyi, kuko yishe ab'i Gibeyoni.” Maze umwami ahamagaza ab'i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab'i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n'ishyaka yagiriraga Abisirayeli n'Abayuda.) Dawidi abaza ab'i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y'Uwiteka umugisha?” Ab'i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n'umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.”Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.” Babwira umwami bati “Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose, nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y'Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y'Uwiteka.”Umwami aravuga ati “Nzabatanga.” Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw'indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y'Uwiteka. Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n'abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'Umumeholati. Abatanga mu maboko y'ab'i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y'Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri. Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry'isarura ukageze igihe cy'imvura y'umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro. Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze. Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa. Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe. Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy'Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y'ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu. Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n'Abisirayeli. Dawidi amanukana n'abagaragu be arwana n'Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari. Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw'icumu rye kwari shekeli z'umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi. Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.” Hanyuma y'ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w'Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda. Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w'i Betelehemu yica Goliyati w'Umugiti, uruti rw'icumu rye rwasaga n'igiti kiboherwaho imyenda. Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n'amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda. Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica. Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy'i Gati, bicwa na Dawidi n'abagaragu be. Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be bose n'aya Sawuli, aravuga ati “Uwiteka ni igitare cyanjye,Ni igihome cyanjye,Ni umukiza wanjye ubwanjye. Ni Imana igitare cyanjye,Ni yo nziringira.Ni yo ngabo inkingira,Ni ihembe ry'agakiza kanjye,Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira,Ni ubuhungiro bwanjye.Ni umukiza wanjye unkiza urugomo. Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa,Ni ko nzakizwa abanzi banjye. “Imiraba y'urupfu yarangose,Imyuzure y'ubugoryi yanteye ubwoba. Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati,Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere. Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,Ni koko natakiye Imana yanjye,Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi. “Maze isi iratigita, ihinda umushyitsi,Imfatiro z'ijuru ziranyeganyega,Zitigiswa n'uburakari bwayo. Umwotsi ucumba mu mazuru yayo,Umuriro uva mu kanwa kayo, uratwika,Havamo n'amakara yaka. Yunamisha ijuru, iramanuka,Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo. Iguruka ihetswe na Kerubi,Ni ukuri ibonwa ku mababa y'umuyaga. Umwijima iwugira ihema ryayo riyigose,Igotwa n'ibirundo by'amazi,Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru. Ubwiza burabagirana buri imbere yayo,Butuma amakara yaka. Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,Usumbabyose avuga ijwi rye. Arasa imyambi ye arabatatanya,Ni yo mirabyo ibakura umutima. Maze ubutaka bwo hasi y'inyanja buraboneka,Imfatiro z'isi ziratwikururwa,Ku bwo guhana k'Uwiteka,Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru ye. “Ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata,Ankura mu mazi y'isanzure. Ankiza umwanzi wanjye ukomeye n'abanyambaraga,Kuko bandushaga amaboko. Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba,Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo. Abinkuramo anshyira ahantu hagari,Yankirije kuko yanyishimiraga. “Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye,Nk'uko amaboko yanjye atanduye,Ni ko yangiriye. Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka,Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye, Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,Kandi amategeko yayo sinyaveho. Naramutunganiraga,Nirinze gukiranirwa kwanjye. Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye. “Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi,Ku utunganye, uziyerekana nk'utunganye, Ku utanduye, uziyerekana nk'utanduye.Ku kigoryi, uziyerekana nk'ugoramye. Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza,Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone,Kugira ngo ubacishe bugufi. Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka,Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye. Kuko ari wowe umpa gutwaranira umutwe w'ababisha,Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'ibihome. “Inzira y'Imana itungana rwose,Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe,Ni ingabo ikingira abamwiringira bose. Ni nde Mana itari Uwiteka?Ni nde gitare kitari Imana yacu? Imana ni igihome cyanjye gikomeye,Ishorerera umukiranutsi mu nzira yayo. Ihindura ibirenge bye nk'iby'imparakazi,Impagarika ku misozi yanjye. Yigisha amaboko yanjye kurasana,Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'icyuma. Kandi wampaye ingabo inkingira,Ni yo gakiza kawe,Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye. Intambwe zanjye wazāguriye inzira,Ibirenge byanjye ntibyanyereye. “Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura,Sinagaruka kugeza aho barimbukiye. Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka,Ni koko baguye munsi y'ibirenge byanjye. Wankenyeje imbaraga zo kurwana,Abampagurukiye bakantera warabancogoreje. Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,Kugira ngo ndimbure abanyanga. Barakebaguje, babura ubakiza,Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora. Maze mbasya nk'umukungugu,Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya. “Kandi wankijije imirwano y'abantu banjye,Wandindirije kuzaba umutware w'amahanga,Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera. Abanyamahanga bazanyoboka,Nibamara kumva inkuru yanjye, bazanyumvira. Abanyamahanga bazacogora,Bazava mu bihome byabo bahinde imishyitsi. “Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe,Imana y'igitare cy'agakiza kanjye ishyirwe hejuru. Ni yo Mana imporera,Ikangomorera amahanga nkayatwara, Ikankura mu babisha banjye.Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukiye,Unkiza umunyarugomo. Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka,Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe. Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye,Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta,Ni we Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.” Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati“Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,Umuhimbyi w'igikundiro wa zaburi za Isirayeli. “Umwuka w'Uwiteka yavugiye muri jye,Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye. Imana ya Isirayeli yaravuze,Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti‘Utegekesha abantu gukiranuka,Agatwara yubaha Imana, Azahwana n'umuseke utambitse w'izuba rirashe,N'igitondo kitagira igicu,Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka,Ku bw'itangaze ry'umuhituko w'imvura.’ “Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana,Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka,Ritunganye muri bose kandi rikomeye,Kuko ari yo gakiza kanjye rwose,Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza. Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n'amahwa asunikwa,Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki. Ahubwo uyakoraho wese,Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw'icumu,Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.” Aya ni yo mazina y'abantu b'intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w'i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w'Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe. Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w'Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b'intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga. Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa. Akurikirwa na Shama mwene Ageye w'Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya. Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane. Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y'ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w'Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu. Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu. Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.” Maze abo bagabo b'intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka. Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y'abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa.Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu. Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w'abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n'abo batatu izina ry'uburangirire. Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere. Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi. Yishe n'umugabo mwiza w'Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha. Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari. Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w'abarinzi be. Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu, na Shama w'i Harodi na Elika w'i Harodi, na Helesi w'i Paluti na Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti na Mebunayi w'Umuhusha, na Salumoni Umwahohi na Maharayi w'i Netofa, na Helebu mwene Bāna w'i Netofa na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'i Piratoni na Hidaya w'imigezi y'i Gāshi, na Abiyaluboni w'Umunyaraba na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani, na Shāma w'i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari, na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w'i Gilo, na Hesironi w'i Karumeli na Parayi wa Arubi, na Igalu mwene Natani w'i Soba na Bani w'i Gadi, na Seleki w'Umwamoni na Naharayi w'i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri, na Uriya w'Umuheti.Bose ni mirongo itatu na barindwi. Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n'Abayuda.” Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y'Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.” Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?” Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu n'abatware b'ingabo. Nuko Yowabu n'abatware b'ingabo bava imbere y'umwami bajya kubara Abisirayeli. Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw'iburyo bw'umudugudu wari hagati mu kibaya cy'i Gadi, berekeye i Yazeri. Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy'i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyāni barazenguruka barinda bagera i Sidoni. Bukeye basohora mu gihugu cy'i Tiro no mu midugudu yose y'Abahivi n'iy'Abanyakanāni, bagarukira ikusi h'i Buyuda i Bērisheba. Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda n'iminsi makumyabiri. Maze Yowabu aha umwami umubare w'abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b'intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu. Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe kuko nkoze iby'ubupfu bwinshi.” Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry'Uwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti “Genda ubwire Dawidi uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.’ ” Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.” Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y'Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y'abantu.” Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba. Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w'Uwiteka yari bugufi bw'imbuga ya Arawuna w'Umuyebusi. Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nk'izi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya n'inzu ya data.” Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.” Dawidi arazamuka nk'uko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse. Arawuna arungurutse abona umwami n'abagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubita hasi imbere y'umwami yubamye. Arawuna arabaza ati “Mwami nyagasani, uzanywe n'iki ku mugaragu wawe?”Dawidi aramusubiza ati “Nzanywe no kugura imbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugira ngo mugiga ive mu bantu.” Arawuna abwira Dawidi ati “Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka z'igitambo cyoswa, n'ibihurisho n'amatandiko y'inka mubigire inkwi. Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihaye umwami.” Arongera abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igushime.” Ariko umwami abwira Arawuna ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n'inka, atanga shekeli z'ifeza mirongo itanu. Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli. Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe. Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa w'inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.” Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w'i Shunemu bamuzanira umwami. Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya umwami amukorera, ariko umwami ntiyamumenya. Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzaba umwami.” Yitunganiriza amagare n'abagendera ku mafarashi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo. Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n'iki?” Adoniya yari umuntu w'uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se. Bukeye ajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatari umutambyi, baramukurikira bamutiza amaboko. Ariko Sadoki umutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Natani umuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya. Hanyuma Adoniya yenda inka n'intama bibyibushye abyicira ku gitare cy'i Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana b'umwami bose, n'Abayuda bose b'abagaragu b'umwami. Ariko umuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika. Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi? Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n'ay'umuhungu wawe Salomo. Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’ Nuko ukivugana n'umwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.” Nuko Batisheba asanga umwami aho yari ari ku murere, ariko umwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w'i Shunemu yabaga aho amukorera. Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati “Hari icyo ushaka?” Aramusubiza ati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami bwanjye.’ Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimye utabizi. Ubu yishe inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose na Abiyatari umutambyi na Yowabu umugaba w'ingabo, ariko umugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse. Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose baguteze amaso ngo ubamenyeshe ūzima ingoma yawe, umaze gutanga. Kandi dore mwami nyagasani, numara gutanga ugasanga ba sogokuruza, utabigenjeje utyo jyewe n'umuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.” Akivugana n'umwami, umuhanuzi Natani arinjira. Babwira umwami bati “Nguyu umuhanuzi Natani araje.” Ageze imbere y'umwami amwikubita imbere yubamye. Natani abaza umwami ati “Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni we uzima umaze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami? Dore uyu munsi yamanutse yica inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose n'abatware b'ingabo na Abiyatari umutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo ‘Umwami Adoniya aragahoraho.’ Ariko jyewe umugaragu wawe na Sadoki umutambyi, na Benaya mwene Yehoyada n'umugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse. Mbese ibyo byabaye ku itegeko ry'umwami databuja, kandi utabwiye abagaragu bawe ūzicara ku ntebe y'umwami databuja, umaze gutanga?” Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.” Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y'umwami. Nuko umwami ararahira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose, uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami mu cyimbo cyanjye’, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.” Batisheba yunama imbere y'umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.” Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadoki umutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.” Bitaba umwami. Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n'abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni. Nuko umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’ Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y'ubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami w'Abisirayeli n'uw'Abayuda.” Nuko Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati “Amen. Uwiteka Imana y'umwami databuja na yo ibihamye. Nk'uko Uwiteka yabanaga n'umwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugira ngo irushe iy'umwami databuja gukomera.” Nuko umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y'Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni. Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry'amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.” Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw'urusaku rwabo. Maze Adoniya n'abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry'ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusaku ni urw'iki ko umurwa uvurunganye?” Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.” Yonatani abwira Adoniya ati “Ni ukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abe umwami. Kandi umwami yamwohereje hamwe na Sadoki umutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti bamuhekesha ku nyumbu y'umwami. Sadoki umutambyi n'umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bituma umurwa urangīra. Ni rwo urwo rusaku mwumva. None ubu Salomo yicaye ku ntebe y'ubwami. Kandi abagaragu b'umwami baje basabira Umwami Dawidi databuja umugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyawe gukomera.’ Umwami aherako yunama ku gisasiro cye aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’ ” Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahaguruka baragenda umuntu wese aca ukwe. Nuko Adoniya atinya Salomo, arahaguruka aragenda yisunga amahembe y'icyotero. Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y'icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyewe umugaragu we.’ ” Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ari umuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n'icyaha azapfa.” Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukura ku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “Itahire.” Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati “Ubu ndagiye nk'uko ab'isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose, kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukuri n'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze. “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n'ibyo yagiriye abagaba bombi b'ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk'ayo mu ntambara mu gihe cy'amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese. Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva. “Ariko bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi uzabagirire neza, bazajye basangira n'abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu. “Kandi ufite Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi umunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’ Ariko rero ntuzamubare nk'utariho urubanza, kuko uri umunyabwenge uzamenye uko ukwiriye kumugirira, kandi uzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.” Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi. Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n'indi mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu. Nuko Salomo asubira ku ngoma ya se Dawidi, ubwami bwe burakomezwa cyane. Bukeye Adoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubaza ati “Uzanywe n'amahoro?”Na we ati “Ni amahoro.” Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.”Umugabekazi ati “Mbwira.” Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n'Uwiteka. Ariko none hari icyo ngusaba ntukinyime.”Aramusubiza ati “Kivuge.” Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w'i Shunemu.” Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugira ku mwami.” Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugire Adoniya ibye. Nuko umwami amubonye ahagurutswa no kumusanganira, aramwunamira asubira ku ntebe y'ubwami, ategeka ko bazana intebe y'umugabekazi. Nuko umugabekazi yicara iburyo bwa Salomo. Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusaba gito ntukinyime.”Umwami aramusubiza ati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.” Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w'i Shunemu.” Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w'i Shunemu? Erega wamusabira n'ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.” Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije. Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk'uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.” Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumira aramwica. Kandi umwami abwira Abiyatari umutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y'Uwiteka Imana imbere y'umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.” Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw'Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo Uwiteka yavugiye i Shilo ku nzu ya Eli. Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry'Uwiteka, yisunga amahembe y'icyotero. Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry'Uwiteka, ubu ari ku cyotero.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Genda umwice.” Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry'Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ”Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.”Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.” Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze, umwice umuhambe kugira ngo ukure kuri jye no ku nzu y'umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu. Uwiteka araba amuvushije amuhoye ba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkota umukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamuruta ubwiza no gukiranuka: ni bo Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteri umugaba w'ingabo z'Abayuda. Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n'urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n'urubyaro rwe n'inzu ye n'ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.” Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu. Hanyuma umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abe umugaba w'ingabo. Kandi umwami ashyira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari. Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.” Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi. Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w'i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.” Shimeyi arahaguruka ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati. Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka. Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’? None ni iki cyakubujije kwirinda indahiro y'Uwiteka n'itegeko nagutegetse?” Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe. Ariko Umwami Salomo we azahabwa umugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y'Uwiteka iminsi yose.” Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo. Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n'iy'Uwiteka, n'inkike zo kugota i Yerusalemu. Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugeza ubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry'Uwiteka. Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga. Bukeye umwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karusha utundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi. Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none. Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n'iyo bijya. Kandi umugaragu wawe ndi hagati y'abantu bawe watoranyije, b'ubwoko bukomeye butabarika. Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n'ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?” Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye. Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n'ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera, nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w'ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe. Kandi nguhaye n'ibyo utansabye, ubutunzi n'icyubahiro bizatuma nta mwami n'umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe. Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.” Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeye asubira i Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya. Bukeye abagore babiri b'abamalaya basanga umwami, bamuhagarara imbere. Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n'uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana. Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebwe ubwacu. Ariko nijoro umwana w'uyu mugore arapfa, azize yuko yamuryamiye. Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye. Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.” Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.”Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.”Babivugira batyo imbere y'umwami. Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n'undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ” Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira. Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.” Nuko umugore nyina w'umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.” Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.” Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw'Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera. Nuko Umwami Salomo aba umwami w'Abisirayeli bose, kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi, Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge. Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi. Azariya mwene Natani yari umutware w'intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni w'umwami. Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro. Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n'abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro. Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cy'imisozi miremire cya Efurayimu. Benidekera w'i Makasi n'i Shālubimu, n'i Betishemeshi na Elonibetihanani. Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga n'i Soko n'igihugu cya Heferi cyose. Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cy'i Dori, yari afite umukobwa wa Salomo witwa Tafati. Bāna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i Tānaki n'i Megido n'i Betisheyani hose, iruhande rw'i Saretani hepfo y'i Yezerēli uhereye i Betisheyani ukageza mu Abeli Mehola, kandi ukageza hirya y'i Yokimeyamu. Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti y'i Galeyadi, n'imidugudu ya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi n'igihugu cya Arugobu muri Bashani, cyarimo imidugudu mirongo itandatu ikomeye igoswe n'inkike z'amabuye, igakingishwa ibihindizo by'imiringa. Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu. Ahimāsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basemati umukobwa wa Salomo. Bāna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri n'i Beyaloti. Yehoshafati mwene Paruwa w'i Bwisikari. Shimeyi mwene Ela w'i Bubenyamini. Geberi mwene Uri, mu gihugu cy'i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami w'Abamori na Ogi umwami w'i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu. Nuko Abayuda n'Abisirayeli bari benshi, bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa. Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho. Amagerero ya Salomo y'umunsi umwe yabaga incuro z'ifu y'ingezi mirongo itatu, n'iz'amafu meza mirongo itandatu, n'inka zibyibushye cumi n'izindi zo mu gasozi makumyabiri, n'intama ijana n'impara n'amasirabo n'amasunu, n'inkoko zibyibushye. Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruzi uhereye i Tipusa ukageza i Gaza, agatwara n'abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose. Abayuda n'Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba. Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi yakururaga amagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n'ibihumbi bibiri. Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n'abariraga ku meza ye amakoro, umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana. Bakajya bazana sayiri n'ubwatsi bw'ayo mafarashi, n'ayandi y'imbaraga nk'uko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga. Nuko Imana iha Salomo ubwenge n'ubuhanga bwinshi cyane n'umutima wagutse, bitagira akagero nk'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja utabarika. Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw'abanyabwenge bose b'iburasirazuba n'aba Egiputa bose. Yarushaga abandi bantu bose ubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukoli na Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije. Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n'indirimbo igihumbi n'eshanu, kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y'i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n'ibisiga n'ibikururuka n'ifi. Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe n'abami bo mu isi yose bumvaga iby'ubwenge bwe. Bukeye Hiramu umwami w'i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi. Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati “Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ry'Uwiteka Imana ye inzu, ku bw'intambara z'ababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi y'ibirenge bye. Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta n'ibyago bikiriho. Nuko ngambiriye kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu, nk'uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’ Nuko none tegeka abantemera imyerezi y'i Lebanoni, kandi bazakorana n'abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by'abagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta n'umwe muri twe w'umuhanga uzi gutema ibiti nk'Abasidoni.” Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu w'umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.” Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by'ibiti by'imyerezi n'imiberoshi. Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk'ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.” Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi, ibyo yashakaga byose. Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z'ingano inzovu ebyiri, n'incuro makumyabiri z'amavuta meza byo kugaburira abo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye. Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk'uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya. Umwami Salomo atoranya abantu b'abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu. Akajya abohereza muri Lebanoni uko ukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy'ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wari umutware w'abo banyagihe. Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n'abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani, udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi. Nuko umwami abategeka ko babāza amabuye manini y'igiciro cyinshi, kugira ngo bubakishe urufatiro rw'inzu amabuye abajwe. Hanyuma abubatsi ba Salomo n'aba Hiramu n'Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n'amabuye kugira ngo babyubakishe iyo nzu. Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y'Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri. Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi ibaraza ry'inzu y'inyumba y'urusengero, uburebure bwaryo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri nk'uko ubugari bw'inyumba bwanganaga, ubugari bwaryo bw'imbere y'inyumba bwari mikono icumi. Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y'ibisate bisobekeranije, bidakuka. Ku nzu y'inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y'urusengero n'iy'ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by'impande biyikikije. Ibyumba byo hasi ubugari bwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagati ubugari bwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatu ubugari bwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y'inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugira ngo bidatobora inzu y'urusengero. Mu iyubaka ry'iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy'icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo. Kandi urugi rw'ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw'iburyo bw'urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu. Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n'imbaho by'imyerezi. Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y'inyumba hose: uburebure bwabyo bw'igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by'imyerezi byometse kuri iyo nyumba. Bukeye ijambo ry'Uwiteka riza kuri Salomo riti “Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi, mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.” Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza. Muri iyo nzu y'inyumba yomekaho imbaho z'imyerezi, uhereye hasi ukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z'imiberoshi. Mu mwinjiro w'iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z'imyerezi uhereye hasi ukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane. Imbere y'ahavugirwa hitwa urusengero, uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono mirongo ine. Na ho bahomeka imbaho z'imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n'imihe, andi asa n'uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z'imyerezi nta buye ryagaragaraga. Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w'iyo nzu, kugira ngo ahatereke isanduku y'isezerano ry'Uwiteka. Aho havugirwa uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri, ubugari bwaho bwari mikono makumyabiri, uburebure bwaho bw'igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi. Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y'ahavugirwa atambikaho iminyururu y'izahabu. Inzu yose ayiteraho izahabu kugeza aho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy'ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose. Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by'abakerubi bibiri mu biti by'umwelayo, kimwe muri byo uburebure bwacyo bwari mikono cumi. Uburebure bw'ibaba ry'igishushanyo cy'umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n'irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry'ibaba rimwe ukageza ku iherezo ry'irindi, yose yari mikono cumi. Igishushanyo cy'umukerubi cya kabiri uburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by'abakerubi byombi byari ikigero kimwe n'ishusho imwe. Uburebure bw'igishushanyo cy'umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n'ubw'ikindi ari uko. Ashyira ibyo bishushanyo by'abakerubi mu mwinjiro w'inzu. Amababa yabyo yari afatanye urunana, bituma rimwe ry'igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw'inzu, iry'ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurira hagati mu nzu. Ibyo bishushanyo by'abakerubi byombi abiteraho izahabu. Inyuma n'imbere h'iyo nzu akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye. Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu. Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z'ibiti by'imyelayo, inkomanizo n'inkingi z'izo nzugi byari igice cya gatanu cy'ikibambano. Kandi akora inzugi ebyiri z'ibiti by'imyelayo, akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by'abakerubi no ku by'imikindo. Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z'ibiti by'imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy'iyo nzu, n'inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by'imiberoshi, ibisate byombi by'urugi rumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n'ibisate byombi by'urundi rugi ni ko byameraga. Azikebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, aziteraho izahabu. Kandi urugo rw'ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushya eshatu, n'uruhushya rumwe rw'ibiti by'imyerezi. Igihe batangiriye kubaka urufatiro rw'inzu y'Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k'umwaka wa kane. Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k'umwaka wa cumi n'umwe, buzuza inzu n'imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka. Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n'itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose. Yubaka n'inzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni, uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z'imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by'imyerezi. Hejuru y'ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y'inkingi uko ari cumi n'eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z'imyerezi. Akora impushya eshatu z'amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n'irindi. Inzugi zose n'inkomanizo zari zikoze kimwe, uburebure n'ubugari bwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n'irindi uko impushya ari eshatu. Kandi yubakisha ibaraza inkingi, uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry'inkingi n'ibiti bibajwe. Kandi akora ibaraza ry'intebe y'ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry'imanza. Yomekaho imbaho z'imyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge. Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguru y'iryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubaka indi nzu isa n'iy'iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo yari yararongoye. Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y'igiciro cyinshi, abajwe nk'uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n'imbere uhereye ku y'urufatiro ukageza ku yo hejuru, kandi ay'urugo runini ni ko yari ameze. Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini y'igiciro cyinshi, uburebure bw'amwe bwari mikono cumi, ubw'ayandi bwari mikono munani. Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y'igiciro cyinshi nk'uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by'imyerezi. Urugo runini rwari rugoswe n'inkike z'amabuye abajwe yubatswe impushya eshatu, hejuru yayo hageretseho uruhushya rw'ibiti by'imyerezi nk'uko bagenje urugo rw'ingombe rw'inzu y'Uwiteka, n'ibaraza ry'iyo nzu ni ko ryari ryubatswe. Bukeye Salomo atumira Huramu i Tiro. Huramu uwo yari umwana w'umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw'i Tiro. Yari umucuzi w'imiringa w'umuhanga ujijutse, umunyabukorikori mu mirimo y'imiringa yose. Nuko yitaba umwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga. Acura inkingi ebyiri z'imiringa, uburebure bwazo bwari mikono cumi n'umunani, umubyimba wazo wari mikono cumi n'ibiri. Maze acura imitwe ibiri yazo nk'imyashi mu miringa iyagijwe, kugira ngo ayishyire hejuru y'izo nkingi. Uburebure bw'igihagararo bw'umutwe umwe bwari mikono itanu, n'ubw'undi ari uko. Kuri iyo mitwe yo hejuru y'inkingi acuriraho utugozi tw'imiringa dusobekeranye nk'urushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nk'imishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi. Kuri urwo rushundura rw'imiringa banyuzaho impushya ebyiri z'imbuto z'amakomamanga, ziba kuri iyo mitwe y'inkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe. Kandi imitwe y'inkingi z'ibaraza ishushanywa n'uburabyo bw'uburengo, uburebure bwayo bwari mikono ine. Hejuru y'izo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acuriraho urushundura, bamanikaho imbuto z'amakomamanga mu mpushya ebyiri. Izo mbuto zari magana abiri. Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry'urusengero, iy'iburyo ayita Yakini, iy'ibumoso ayita Bowazi. Hejuru y'izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by'uburabyo bw'uburengo.Uko ni ko umurimo w'inkingi wakozwe. Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw'urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu. Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by'imihe, mu mukono umwe wacyo w'intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo. Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo. Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandi urugara rwacyo rwacuzwe nk'urugara rw'urwabya cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bibiri. Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu. Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo, kuri ibyo bisate byo hagati y'izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by'intare n'inka n'abakerubi, hejuru y'izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y'ibishushanyo by'intare n'inka hariho ibisa n'imishunzi itendera, ariko bisobekeranye. Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z'imiringa, kandi n'ibyuma by'imitambiko bibirindukwaho n'izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byari munsi y'igitereko cy'igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n'imishunzi itendera. Kandi igitereko cyari gifite urugara mu mutwe wacyo, uburebure bw'urwo rugara bwari mukono umwe n'igice. Kuri urwo rugara bari barakebyeho imanzi kandi ibisate by'uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose. Izo nziga uko ari enye zari munsi y'ibisate by'igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n'izo nziga byari biciye mu gitereko, uburebure bw'izo nziga bwari mukono umwe n'igice. Ishusho yazo yasaga n'iz'amagare y'intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n'intango zazo, n'inkingi zazo n'imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe. Ku matako yose y'igitereko hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n'igitereko. Hejuru y'icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye, uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y'intoki, kandi inkingi zacyo n'ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko. Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by'abakerubi n'intare n'imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera. Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ari urugero rumwe n'ishusho imwe. Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z'intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro. Mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw'ibumoso ashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi. Nuko Huramu akora ibikarabiro n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo w'inzu y'Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo. Byari ibi: inkingi zombi n'imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y'inkingi, imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushya ebyiri z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi. Ibitereko cumi n'ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo, igikarabiro kidendeje n'ibishushanyo by'inka cumi n'ebyiri byari munsi yacyo, ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu n'ibyungu. Ibyo bintu byose Huramu yakoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe. Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y'i Sukoti n'i Saretani. Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye. Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y'Uwiteka, icyotero cy'izahabu n'ameza yamurikirwagaho imitsima. Ibitereko by'amatabaza atanu mu ruhande rw'iburyo, no mu rw'ibumoso atanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby'izahabu itunganijwe kandi n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama byari izahabu. Ibikombe n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n'amapata y'inzugi z'imbere z'Ahera cyane, n'ay'inzugi z'inzu yitwa urusengero, byose byari iby'izahabu. Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, abishyira mu bubiko bw'inzu y'Uwiteka. Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n'abatware b'imiryango bose, ari bo batware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni. Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori. Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku. Bazamura isanduku y'Uwiteka n'ihema ry'ibonaniro, n'ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n'abatambyi n'Abalewi. Maze Umwami Salomo hamwe n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y'isanduku bahatambira inka n'intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi. Nuko abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi, kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'igitereko cy'isanduku, bigatwikira isanduku n'imijisho yayo. Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa imbere y'Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n'ubu. Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by'amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa. Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu y'Uwiteka, bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw'icyo gicu, kuko ubwiza bw'Uwiteka bwari bwuzuye inzu y'Uwiteka. Salomo aherako aravuga ati“Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi. Kandi nkubakiye n'inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry'Abisirayeli ryose abaha umugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze. Aravuga ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoresha ukuboko kwayo iti ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’ “Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu, ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutima wawe. Ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo ni umuhungu wawe uzikurira mu nda. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’ “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, ni ho nabonye ubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.” Salomo aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru. Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutima wose. Kandi wakomeje ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk'uko wabivugishije akanwa kawe, none ubishohoresheje ukuboko kwawe. Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’ Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe data Dawidi urihamye. “Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse! Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi, kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha. Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'uk'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira. “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk'uko gukiranuka kwabo kuri. “Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza. “Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye, nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo. “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo, maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bw'Abisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose), kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho. “Kandi n'umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe, (kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n'amaboko yawe akomeye n'ukuboko kwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk'uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe. “Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe, nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye. “Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi, nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy'ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’, bakakugarukira n'umutima wabo wose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy'ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe, nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubakiranurire ibyabo, ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n'ibicumuro bagucumuyeho byose, uzabahe kugirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe babababarire, kuko ari ubwoko bwawe n'umwandu wawe wikuriye muri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacurira ibyuma. “Kandi urebeshe amaso yawe umugaragu wawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira, kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe nk'uko wavugiye mu kanwa k'umugaragu wawe Mose, ubwo wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa Mwami Mana.” Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere y'icyotero cy'Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru. Arahaguruka asabira iteraniro ry'Abisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati “Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw'Abisirayeli ihumure nk'uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k'umugaragu we Mose, ritasohoye. Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk'uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne, itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n'amateka n'ibyo yategetse ba sogokuruza. Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli imanza zitunganye ku by'umunsi uzacyana byose, kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi. Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk'uko mubigenjeje uyu munsi.” Hanyuma umwami n'Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y'Uwiteka. Salomo atamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n'Abisirayeli batashye inzu y'Uwiteka. Uwo munsi ni wo umwami yerejeho hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y'amafu y'impeke kuko icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n'iby'ingimbu z'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'amafu y'impeke. Uko ni ko Salomo yagize ibirori by'iminsi mikuru icyo gihe hamwe n'Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n'ine bari imbere y'Uwiteka Imana yacu. Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n'ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bwa Isirayeli. Nuko Salomo yuzuza inzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo yishimiye gukora byose. Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk'uko yamubonekeraga i Gibeyoni. Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n'umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose. Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n'amateka yanjye, nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli.’ Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n'amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya, nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose, kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n'iyi nzu bene aka kageni?’ Bazamusubiza bati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’ ” Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy'Uwiteka n'iy'ubwami. Kandi Hiramu umwami w'i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi n'izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudu makumyabiri mu gihugu cy'i Galilaya. Bukeye Hiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo midugudu Salomo yamuhaye, ariko ntiyayishima. Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imidugudu wampaye ni midugudu ki?” Ni ko kuhahimba igihugu cy'i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n'ubu. Kandi Hiramu yari yaroherereje umwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri. Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu y'Uwiteka n'iye ubwe, na Milo n'inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, n'i Hasori n'i Megido n'i Gezeri. Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo. Nuko Salomo yubaka i Gezeri n'i Betihoroni yo hepfo, n'i Bālati n'i Tamari mu gihugu cy'ishyamba, n'imidugudu yose y'ingarama ya Salomo, n'iyacyurwagamo amagare ye n'iy'abagendera ku mafarashi be, n'amazu yashakaga kubaka i Yerusalemu n'i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze. Abantu bose b'insigarizi b'Abamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi, abatari Abisirayeli, abuzukuruza babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n'ubu. Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abagaragu be n'ibikomangoma bye, n'abatware b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye n'ab'abagendera ku mafarashi be. Abo ni bo batware bakuru bareberaga umurimo wa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi. Nuko umukobwa wa Farawo ava mu mudugudu wa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo. Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y'Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujuje inzu. Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y'Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu. Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b'abasare bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo. Baragenda bajya Ofiri bakurayo italanto z'izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo. Umugabekazi w'i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw'izina ry'Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza. Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n'abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose. Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye. Nuko umugabekazi w'i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose n'inzu yubatse, n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka arumirwa, bimukura umutima. Abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe zari iz'ukuri. Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera n'ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n'ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise. Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe. Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.” Hanyuma aha umwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'imibavu myinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganya ubwinshi n'iyo uwo mugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo. Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n'ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y'Uwiteka n'izo mu nzu y'umwami, kandi abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n'ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n'ubu. Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w'i Sheba ibyo yashakaga byose n'icyo yamusabaga cyose, udashyizeho ibyo Salomo yamuhaye ku buntu bukwiriye umwami nka we. Bukeye uwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n'abagaragu be mu gihugu cye. Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z'izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu, udashyizeho izo abagenza bazanaga, n'indamu zavaga mu batunzi n'iz'abami bose ba Arabiya, n'iz'abatware b'icyo gihugu. Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni. Kandi umwami yibārishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe. Iyo ntebe yari ifite urutondagiriro rw'intambwe esheshatu, ku muguno wayo hari hihese kandi hariho n'imikindo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw'imikindo. Kandi ibindi bishushanyo by'intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n'iyo. Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byo mu nzu ye y'ibiti by'ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by'ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa. Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n'iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi. Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n'ubwenge. Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we. Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by'ifeza cyangwa iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro zo kurwanisha, n'imibavu n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye. Kandi Salomo yateranije amagare n'abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami. Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n'amabuye ubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibaya ubwinshi. Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuraga muri Egiputa. Abatunzi b'umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo. Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b'Abaheti n'ab'Abasiriya barabiguraga. Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b'abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n'Abamonikazi n'Abedomukazi, n'Abasidonikazi n'Abahetikazi bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse. Yari afite abagore b'imfura magana arindwi, n'ab'inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima. Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk'uko uwa se Dawidi wari umeze, kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y'Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy'Abamoni. Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n'Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi. Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni. Uko ni ko yakoreye abagore be bose b'abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo. Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri, ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse. Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n'amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe. Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe. Kandi na we sinzamunyaga ubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizaho umuryango umwe ku bw'umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.” Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w'Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw'umwami wa Edomu. Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabu umugaba w'ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo, kuko Yowabu n'Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugeza aho yatsembeye abagabo bose muri Edomu. Icyo gihe Hadadi ahungana n'abagaragu ba se, bamwe b'Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiri umwana muto. Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi. Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo. Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w'umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n'abana be b'abahungu. Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabu umugaba w'ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubire mu gihugu cyacu.” Farawo aramubaza ati “Mbese igituma ushaka gusubira iwanyu hari icyo wankenanye?”Na we aramusubiza ati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.” Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeri umwami w'i Soba. Ubwo Dawidi yicaga ab'i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu aba umutware w'umutwe w'ingabo, barahaguruka bajya i Damasiko, bagumayo barahatwara. Uwo na we aba umwanzi w'Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyeho ubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeli urunuka kandi atwara i Siriya. Bukeye Yerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w'i Sereda umugaragu wa Salomo, wari umwana w'umupfakazi witwaga Seruya, na we agomera umwami. Impamvu yatumye agomera umwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy'inkike z'umudugudu wa se Dawidi. Kandi Yerobowamu uwo yari umugabo w'amaboko w'intwari. Salomo abonye ko ari umusore ugira umwete, amugira umutware w'abanyamirimo b'umuryango wa Yosefu. Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu, umuhanuzi Ahiya w'i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishije umwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi. Ahiya yenda uwo mwenda mushya yari yakanishije, awutaburamo ibitambaro cumi na bibiri. Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguza ubwami mbukuye mu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi, (ariko we azasigarana umuryango umwe kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi, n'i Yerusalemu umurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli), kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy'Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy'Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy'Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko se Dawidi yagenzaga. Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n'amategeko yanjye. Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi. Nyamara uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu, umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye. Nuko nzakujyana utegeke uko umutima wawe ushaka kose, kandi uzaba umwami w'Abisirayeli. Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk'iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli. Nuko nzahana urubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’ ” Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahaguruka ahungira muri Egiputa kwa Shishaki umwami wa Egiputa, agumayo ageza aho Salomo yatangiye. Indi mirimo ya Salomo n'ibyo yakoze byose n'iby'ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe na Salomo? Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine. Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye. Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira. Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira. Nuko Yerobowamu araza, azana n'ab'iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati “So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.” Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda. Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?” Baramusubiza bati “Niwemera kwigira umugaragu w'aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.” Ariko yanga inama agiriwe n'abo basaza, ahubwo ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho. Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?” Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti ‘Agahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data. Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ” Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.” Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n'abo basaza. Abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.” Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo. Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.”Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo. Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu. Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu. Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n'ubu. Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami w'Abisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine. Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami. Maze ijambo ry'Imana riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti “Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w'Abayuda n'umuryango wa Yuda wose, n'uwa Benyamini n'abandi bantu bose uti ‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze. Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli. Maze Yerobowamu aribwira ati “Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi. Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y'Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w'Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w'Abayuda.” Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by'inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!” Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani. Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy'i Dani. Kandi yubaka n'ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi. Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse. Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu. Bukeye haza umuntu w'Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n'ijambo ry'Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu. Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry'Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y'abantu.’ ” Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.” Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w'Imana avugiye ku gicaniro cy'i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura. Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk'uko ikimenyetso uwo muntu w'Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n'ijambo ry'Imana. Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.”Nuko uwo muntu w'Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k'umwami kurakira gusubira uko kwari kuri. Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.” Uwo muntu w'Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy'ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n'amazi, kuko ari ko ijambo ry'Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n'amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ” Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli. Icyo gihe hariho umuhanuzi w'umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w'Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n'amagambo yabwiye umwami bayabwira se. Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?” Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyuda yaciyemo. Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho. Akurikira umuntu w'Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y'igiti cy'umwela, aramubaza ati “Mbese ni wowe wa muntu w'Imana waturutse i Buyuda?”Na we ati “Ni jye.” Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhira ufungure.” Aramusubiza ati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n'amazi, kuko nabibwiwe n'ijambo ry'Uwiteka ngo ne kurira ibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubize inzira yanzanye.” Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n'Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga. Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa. Bacyicaye ku meza, ijambo ry'Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye. Atera hejuru abwira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry'Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse, ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ” Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe. Aragenda ahura n'intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw'intumbi. Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w'umusaza yabaga. Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w'Imana utumviye ijambo ry'Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk'uko Uwiteka yari yamubwiye.” Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bayiyashyiraho. Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rw'intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe. Uwo muhanuzi aterura intumbi y'umuntu w'Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w'umusaza asubira mu mudugudu w'iwabo, aramuririra aramuhamba. Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!” Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituro umuntu w'Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw'aye, kuko ijambo ry'Uwiteka yavugiye ku gicaniro cy'i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu midugudu y'i Samariya rizasohora rwose.” Hanyuma y'ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro. Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi. Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara. Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w'ubu bwoko. Kandi jyana imitsima cumi n'udutsima, n'ikibindi cy'umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.” Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n'ubusaza. Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby'umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.” Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye. Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli, ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo, ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma. Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk'uko umuntu aheha amabyi akayamaraho. Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’ “Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe. Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n'ibyiza bimwe imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye? Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk'urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y'uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka. Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.” Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w'inzu umwana arapfa. Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk'uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'umuhanuzi. Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n'uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami ba Isirayeli. Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye. Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n'Uwiteka, bamutera gufuha ku bw'ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose, kuko biyubakiye ingoro n'inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y'igiti kibisi cyose. Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y'Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya. Asahura ibintu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami arabijyana byose, ajyana n'ingabo z'izahabu zose Salomo yacurishije. Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami. Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi. Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'umunani wo ku ngoma y'Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda. Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nk'uwa sekuruza Dawidi. Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbuto i Yerusalemu, yimika umwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu, kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y'Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubaho kwe, keretse mu bya Uriya w'Umuheti. Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubaho kwe. Ariko imirimo yose ya Abiyamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu. Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w'Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda. Amara imyaka mirongo ine n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk'uko sekuruza Dawidi yakoraga. Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho n'ibishushanyo byose ba se bari bariremeye. Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi, ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose. Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Uwiteka n'ibyo yejeje ubwe, iby'ifeza n'iby'izahabu n'ibindi bintu. Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose. Muri izo ntambara Bāsha umwami w'Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w'Abayuda cyangwa abavayo. Umwami Asa abibonye yenda ifeza n'izahabu byari byasigaye byose by'ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami w'i Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati “Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry'ifeza n'izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w'Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.” Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze, batera imidugudu y'Abisirayeli batsinda Iyoni n'i Dani na Abeli Betimāka n'i Kinereti hose, n'igihugu cyose cya Nafutali. Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, ajya i Tirusa agumayo. Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n'umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayo amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y'i Bubenyamini n'i Misipa. Ariko indi mirimo yose ya Asa n'ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuru arwara ibirenge. Bukeye Asa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asa umwami w'Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za se, n'ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure. Bukeye Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y'Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n'Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni. Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w'Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye. Akimara kwima yica ab'inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n'umwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nk'uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'i Shilo, abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose. Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w'i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n'icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure. Bukeye ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w'ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo. Umva nzakukumba rwose Bāsha n'inzu ye, inzu ye nyihindure nk'iya Yerobowamu mwene Nebati. Uwa Bāsha wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.” Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa maze umuhungu we Ela yima ingoma ye. Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n'inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y'Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk'ab'inzu ya Yerobowamu, kandi azira n'uko yamwishe. Mu mwaka wa makumyabiri n'itandatu wo ku ngoma ya Asa umwami w'Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w'igice kimwe cy'amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda. Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w'i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n'irindwi. Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y'ubwami, yica ab'inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w'umuhungu n'umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze. Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab'inzu ya Bāsha bose nk'uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiye mu muhanuzi Yehu kuri Bāsha. Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n'iby'umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n'Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo. Ariko indi mirimo yose ya Ela n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y'Abafilisitiya. Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w'ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w'Abisirayeli. Uwo mwanya Omuri n'Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa. Zimuri abonye ko batsinze umudugudu, yinjira mu gihome cy'inzu y'umwami yitwikiramo arapfa, azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n'Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n'ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure. Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n'ubugome bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Hanyuma y'ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugira ngo bamwimike, ikindi gikurikira Omuri. Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umwe Asa umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu. Bukeye agura na Shemeri umusozi w'i Samariya, atanga italanto z'ifeza ebyiri yubaka kuri uwo musozi. Umudugudu yubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri. Ariko Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukora nabi, kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo. Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Bukeye Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Ahabu yima ingoma ye. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Asa umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya. Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka kurusha abamubanjirije bose. Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w'Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya. Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya. Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b'Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli. Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w'i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we w'imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by'amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk'uko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni. Bukeye Eliya w'i Tishubi, umwe mu basuhuke b'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw'akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.” Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo. Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n'inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi. Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu. Bukeye ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti “Haguruka ujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.” Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasanga umugore w'umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.” Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n'agatsima mu ntoki.” Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw'agafu nshigaje mu giseke, n'uturanguzwa tw'amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n'umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.” Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n'umwana wawe, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ” Nuko aragenda abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n'abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya. Icyo giseke nticyaburamo ifu, n'amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk'uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya. Hanyuma y'ibyo, umwana w'uwo mugore nyir'urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka. Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!” Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe. Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?” Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw'uyu mwana bumusubiremo.” Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka. Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.” Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwiteka uvuga ko ari iry'ukuri.” Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.” Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu.Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya. Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane, ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima n'amazi yo kunywa. Ahabu abwira Obadiya ati “Umva, ugende igihugu cyose no ku masōko y'amazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi n'inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.” Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi. Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?” Aramusubiza ati “Ni jye. Genda ubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’ ” Obadiya aramusubiza ati “Nagucumuyeho iki gituma ungabiza Ahabu ngo anyice? Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko. None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w'Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica, kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka. Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b'Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n'amazi yo kunywa? None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?” Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.” Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhura na Eliya. Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n'umuruho wateye Isirayeli?” Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n'inzu ya so kuko mwaretse amategeko y'Uwiteka, mugakurikira Bāli. Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musozi w'i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n'abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.” Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n'abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w'i Karumeli. Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe. Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu. Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y'inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y'inkwi, ne gucanamo. Muhereko mutakambire izina ry'imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry'Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.”Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.” Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry'imana yanyu ariko ntimucanemo.” Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n'umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse. Bagejeje ku manywa y'ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.” Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo. Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n'umwe. Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.” Bose baramwegera, asana igicaniro cy'Uwiteka cyari cyarasenyutse. Nuko Eliya yenda amabuye cumi n'abiri uko umubare w'imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry'Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.” Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry'Uwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavu rwajyamo indengo ebyiri z'imbuto. Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y'inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru y'igitambo n'inkwi.” Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.” Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.” Bongera ubwa gatatu. Amazi arasendera agota igicaniro, yuzura na rwa ruhavu. Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw'ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.” Uwo mwanya umuriro w'Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n'inkwi n'amabuye n'umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose. Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.” Nuko Eliya arababwira ati “Nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n'umwe.” Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo. Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y'impangukano.” Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y'umusozi w'i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru. Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi. Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.”Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ” Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n'umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli. Imbaraga z'Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry'i Yezerēli. Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n'uko yicishije abahanuzi bose inkota. Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n'ubwabo ejo nk'iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y'i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we. Ariko agenda wenyine urugendo rw'umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y'igiti cy'umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” Nuko yiryamira munsi y'icyo giti cy'umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.” Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n'agacuma k'amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira. Marayika w'Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.” Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w'Imana. Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo.Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aho?” Na we aramusubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.” Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y'Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y'Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy'isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. Hanyuma y'igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y'umuriro haza ijwi ryoroheje ry'ituza. Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w'ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?” Ararisubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.” Uwiteka aramubwira ati “Genda usubize inzira yose y'ubutayu ujye i Damasiko, nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w'i Siriya, na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w'Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe. Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica. Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.” Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n'ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we. Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.”Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?” Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by'imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. Bukeye Benihadadi umwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n'abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n'amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya. Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w'Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo ifeza zawe n'izahabu zawe ni ibye, ndetse n'abagore bawe n'abana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.” Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe n'ibyo mfite byose.” Bukeye intumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngo umuhe ifeza n'izahabu n'abagore bawe n'abana bawe, ngo ejo nk'iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y'abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.” Maze umwami w'Abisirayeli atumira abatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebe uko uwo mugabo adushakaho urwiy enzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu byanjye, simbimwima.” Nuko abatware n'abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.” Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirire umwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’ ”Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije. Benihadadi arongera amutumaho aramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariya umukungugu uzikwira, umuntu wese akabona uwuzura urushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.” Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Mumubwire muti ‘Ucyambara umwambaro w'intambara ngo atabare, ye kwirata nk'uwikuramo atabarutse.’ ” Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n'abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa. Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w'Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ” Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?”Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b'abatware b'intebe.”Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?”Umuhanuzi ati “Ni wowe.” Nuko ateranya abagaragu b'abatware b'intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi. Igihe cy'amanywa y'ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri. Abagaragu b'abatware b'intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturuka i Samariya.” Aravuga ati “Niba bazanywe n'amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.” Nuko ba bagaragu b'abatware b'intebe n'ingabo zibakurikiye, bava mu murwa baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami w'i Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe n'abagendera ku mafarashi bandi, arabakira. Nuko umwami w'Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n'amagare, yica Abasiriya benshi cyane. Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w'i Siriya azongera kugutera.” Hanyuma abagaragu b'umwami w'i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, ni ukuri tuzahabarushiriza amaboko. Kandi genza utya ukureho abo bami, umwami wese umukure mu mwanya we, mu cyimbo cyabo ushyireho abatware b'ingabo, maze ugabe ingabo zihwanye n'izo wapfushije, ushyireho amafarashi n'amagare bingana n'ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.”Arabumvira abigenza atyo. Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n'Abisirayeli. Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n'udukumbi tubiri tw'abana b'ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu. Nuko haza umuntu w'Imana, asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ” Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe. Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n'inkike z'amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n'ibihumbi birindwi.Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w'inzu. Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b'ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusange umwami w'Abisirayeli, ahari yakiza ubugingo bwawe.” Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basanga umwami w'Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusaba ngo umukize.”Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!” Abo bagabo baramwitegereza bihutira kumukubira kuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.”Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.” Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwuriza igare rye. Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugudu data yanyaze so nzayigusubiza, kandi uziharurira inzira i Damasiko nk'uko data yaziharurizaga i Samariya.”Ahabu aravuga ati “Nitumara gusezerana iri sezerano ndakurekura.” Nuko barasezerana, aramurekura. Hariho umugabo wo mu bahungu b'abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n'ijambo ry'Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.” Yanga kumukubita. Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.” Nuko bamaze gutandukana, ahura n'intare iramwica. Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.” Uwo we aramukubita aramukomeretsa. Nuko umuhanuzi aragenda ategera umwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso. Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto y'ifeza.’ Ariko umugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugabo arabura.”Nuko umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni ko urubanza rugutsinze nk'uko urwiciriye ubwawe.” Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami w'Abisirayeli amenya ko ari umuhanuzi. Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’ ” Nuko umwami w'Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n'uburakari. Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w'i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y'ibwami kwa Ahabu umwami w'i Samariya. Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.” Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n'Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Maze Ahabu ataha afite agahinda n'uburakari, ku bw'ijambo Naboti w'i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura. Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?” Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w'i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ” Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli.” Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n'impura bo mu murwa we n'abaturanyi ba Naboti. Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. Imbere ye muhashyire abagabo babiri b'ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n'umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.” Nuko abatware bo mu murwa n'ab'impfra b'abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk'uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje. Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo. Maze abagabo babiri b'ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b'ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y'abantu bati “Naboti yatutse Imana n'umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa. Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica. Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w'i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.” Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli kuruzungura. Ubwo ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riti “Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w'Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura, umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n'ayawe.’ ” Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?”Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka. ‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli. Nzahindura inzu yawe nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’ Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z'i Yezerēli.’ Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.” Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka, yohejwe n'umugore we Yezebeli. Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk'uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera. Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riramubwira riti “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y'umuhungu we.” Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana. Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w'Abayuda yamanutse asanga umwami w'Abisirayeli. Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?” Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”Yehoshafati asubiza umwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.” Yehoshafati abwira umwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry'Uwiteka inama.” Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?” Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.” Nuko umwami w'Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.” Kandi umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ” N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y'i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo, uvuge ibyiza.” Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.” Nuko ageze imbere y'umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?”Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.” Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry'Uwiteka?” Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafite umwungeri.” Uwiteka ni ko kuvuga ati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubire iwabo umuntu wese atahe iwe amahoro.” Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurire ibyiza keretse ibibi?” Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso. Uwiteka arabaza ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y'i Galeyadi?’ Umwe avuga ibye undi ibye. Nyuma haza umwuka ahagarara imbere y'Uwiteka aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’ Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’ “Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.” Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.” Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w'inzu wihisha.” Maze umwami w'Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoni umutware w'umurwa, na Yowasi umwana w'umwami muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburire ibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugeza aho azatabarukira amahoro.’ ” Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.” Bukeye umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda baratabara, batera i Ramoti y'i Galeyadi. Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.” Nuko umwami w'Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba. Kandi ubwo umwami w'i Siriya yari yategetse abatware b'amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w'Abisirayeli wenyine.” Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka, ariko abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira. Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w'Abisirayeli mu ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma. Umwami ni ko kubwira umwerekeza w'igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.” Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n'Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare. Izuba rigiye kurenga bararangurura mu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w'iwabo no mu gihugu cyabo.” Uko ni ko umwami yatanze, bamuzana i Samariya bamuhambayo. Igare rye baryogereza ku kidendezi cy'i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga. Ariko indi mirimo ya Ahabu n'ibyo yakoze byose, n'inzu ye yubakishije amahembe y'inzovu n'imidugudu yubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye. Mu mwaka wa kane Ahabu umwami w'Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda. Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi. Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka. Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu. Kandi Yehoshafati yuzura n'umwami w'Abisirayeli. Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu. Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami. Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi. Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera. Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafati umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure. Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose. Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli. Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry'insobekerane ry'icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.” Ariko marayika w'Uwiteka abwira Eliya w'i Tishubi ati “Haguruka ujye guhura n'intumwa z'umwami w'i Samariya, uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’ Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.’ ”Nuko Eliya aragenda. Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n'iki?” Ziramubwira ziti “Twahuye n'umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ” Arababaza ati “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?” Baramusubiza bati “Ni umugabo w'impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w'uruhu.”Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w'i Tishubi.” Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y'umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ” Eliya asubiza umutware w'ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu. Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ” Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu. Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w'Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n'ay'abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay'igiciro cyinshi. Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi n'ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ay'igiciro cyinshi.” Maze marayika w'Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami. Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.” Bukeye aratanga nk'uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w'Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w'umuhungu yari afite. Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali. Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli. Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.” Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.”Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko. Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.” Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi. Maze bakurikirwa n'abana b'abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara. Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse. Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y'umwuka wawe.” Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.” Bakigenda baganira haboneka igare ry'umuriro n'amafarashi y'umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n'amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri. Atoragura n'umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka. Maze ba bana b'abahanuzi b'i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere. Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n'abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahari umwuka w'Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozi muremure, cyangwa mu kibaya.”Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.” Baramuhata kugeza aho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.” Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura. Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujije kugenda?” Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk'uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.” Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremo umunyu.” Nuko barayimuzanira. Arasohoka ajya ku isōko y'amazi, amishamo umunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.” Nuko amazi arahumanuka na bugingo n'ubu, nk'uko Elisa yavuze. Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!” Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry'Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z'ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo. Arahava ajya i Karumeli, avayo asubira i Samariya. Mu mwaka wa cumi n'umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w'Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse. Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo. Kandi Mesha umwami w'i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w'Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z'inyagazi agahumbi, n'iz'amapfizi agahumbi. Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami w'i Mowabu agomera umwami w'Abisirayeli. Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose. Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w'Abayuda ati “Umwami w'i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”Undi ati “Yee, tuzatabarana nk'uwitabara, ingabo zanjye ari nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye ari nk'ayawe.” Arongera aramubaza ati “Turazamukira mu yihe nzira?”Na we ati “Tuzanyura inzira yose y'ubutayu bwa Edomu.” Nuko umwami w'Abisirayeli atabarana n'umwami w'Abayuda n'umwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura n'ay'amatungo bari bafite. Umwami w'Abisirayeli aravuga ati “Iri ni ishyano! Uwiteka yahuruje aba bami uko ari batatu kubahāna mu maboko y'Abamowabu!” Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?”Umwe mu bagaragu b'umwami w'Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.” Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry'Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati n'umwami wa Edomu baramanuka baramusanga. Elisa abwira umwami w'Abisirayeli ati “Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so n'abahanuzi ba nyoko.” Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahāna mu maboko y'Abamowabu.” Elisa aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, ni ukuri iyaba ntagiriye Yehoshafati umwami w'Abayuda uri aha, simba nkuroye n'irihumye. Ariko noneho nzanira umucuranzi n'inanga.”Nuko baramumuzanira. Agicuranga, ukuboko k'Uwiteka kujya kuri Elisa. Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu, kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n'imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n'amashyo yanyu n'imikumbi yanyu. Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n'Abamowabu. Muzatsinda imidugudu yaho yose igoswe n'inkike z'amabuye, n'imidugudu iruta iyindi ubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musibe n'amasōko yaho yose, kandi n'imirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.” Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi. Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore b'imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano. Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nk'amaraso, baravuga bati “Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.” Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda. Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y'amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z'amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye. Maze umwami w'i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora. Bibananiye ni ko kwenda umwana we w'imfura w'umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y'inkike z'amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo. Bukeye umugore umwe wo mu bagore b'abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.” Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k'utuvuta.” Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike. Maze winjirane mu nzu n'abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.” Nuko amusiga aho, yinjirana n'abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo. Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza. Hanyuma asanga uwo muntu w'Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n'abana bawe.” Bukeye Elisa arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w'umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose yajyagayo gufungura. Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w'Imana. None ndakwinginze twubake akumba hejuru y'inzu, tumushyiriremo uburiri n'ameza n'intebe n'igitereko cy'itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.” Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo. Abwira umugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.” Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere. Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w'ingabo?’ ”Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.” Elisa ati “Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “Icyakora nta mwana w'umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.” Aramubwira ati “Muhamagare.” Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango. Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk'iki gihe uzaba ukikiye umwana w'umuhungu.”Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w'Imana we, wibeshya umuja wawe.” Hanyuma umugore arasama, igihe kigeze abyara umwana w'umuhungu nk'uko Elisa yamubwiye. Umwana amaze gukura, umunsi umwe asanga se mu basaruzi. Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”Se abwira umugaragu we ati “Muterure umushyire nyina.” Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y'ihangu arapfa. Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriri bwa wa muntu w'Imana, aramukingirana arisohokera. Ahamagara umugabo we aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n'indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w'Imana ngaruke.” Na we aramubaza ati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z'ukwezi cyangwa umunsi w'isabato?”Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.” Nuko uwo mugore ashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwira umugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhoro keretse nkubwiye.” Nuko aragenda asanga uwo muntu w'Imana ku musozi w'i Karumeli.Umuntu w'Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati “Nguriya wa Mushunemukazi. Ndakwinginze irukanka muhure umubaze uti ‘Ni amahoro? N'umugabo wawe araho? N'umwana wawe?’ ”Umugore aramusubiza ati “Ni amahoro.” Ageze kuri uwo muntu w'Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w'Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.” Umugore aravuga ati “Mbese ni jye wasabye databuja umwana w'umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ” Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n'umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y'umwana.” Nyina w'umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n'ubugingo bwawe, singusiga.” Nuko arahaguruka aramukurikira. Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y'umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.” Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asanga umwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriri bwe. Arinjira yikingirana n'uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka. Arurira yubama kuri uwo mwana, umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y'umwana irashyuha. Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubita hirya aragaruka, arongera arurira amurambararaho, umwana yitsamura karindwi arambura amaso. Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.” Nuko araza arunama amugwa ku birenge, maze aterura umwana we arasohoka. Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b'abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b'abahanuzi imboga.” Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi. Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w'Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho. Aravuga ati “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono. Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w'Imana imitsima y'imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n'isaho ye yuzuye amahundo y'ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.” Umugaragu we aramusubiza ati “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?”Na we aramusubiza ati “Pfa kubaha babirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.” Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk'uko Uwiteka yavuze. Nāmani umugaba w'ingabo z'umwami w'i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w'umunyamaboko w'intwari, ariko yari umubembe. Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y'abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani. Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w'i Samariya, yamukiza ibibembe!” Nāmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze. Nuko umwami w'i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami w'Abisirayeli urwandiko.”Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z'ifeza cumi, n'ibice by'izahabu ibihumbi bitandatu n'imyambaro yo gukuranwa cumi. Nuko ashyira umwami w'Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani ngo umukize ibibembe.” Umwami w'Abisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.” Nuko Elisa umuntu w'Imana yumvise ko umwami w'Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.” Nuko Nāmani araza, azana n'amafarashi ye n'amagare ye, ahagarara ku muryango w'inzu ya Elisa. Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.” Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry'Uwiteka Imana ye, arembarembye n'intoki hejuru y'ibibembe, ngo ankize. Mbese inzuzi z'i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y'i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahindukira, arigendera arakaye. Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ” Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk'uko uwo muntu w'Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk'uw'umwana muto, arahumanuka. Hanyuma agarukana n'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.” Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.”Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga. Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y'ibitaka ihetswe n'inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine. Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.” Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.”Nuko aragenda yicuma ho hato. Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu w'Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w'Umusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.” Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?” Na we ati “Ni amahoro.” Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b'abana b'abahanuzi baturutse mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto y'ifeza n'imyambaro yo gukuranwa ibiri. Nuko Nāmani aramubwira ati “Emera ujyane italanto ebyiri.” Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto z'ifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe n'imyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi. Babigejeje ku musozi w'iwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda. Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?”Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.” Aramubwira ati “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n'imyambaro, n'inzelayo n'inzabibu, n'intama n'inka n'abagaragu n'abaja? Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.”Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk'urubura. Bukeye abana b'abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato. Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.”Arabemerera ati “Nimugende.” Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n'abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “Yee, ndaje.” Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti. Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.” Uwo muntu w'Imana aramubaza ati “Iguye he?” Arahamwereka.Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba. Aramubwira ati “Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira. Muri iyo minsi umwami w'i Siriya yarwanaga n'Abisirayeli, maze ajya inama n'abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” Ariko uwo muntu w'Imana agatuma ku mwami w'Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” Umwami w'Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w'Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri. Ibyo bituma umwami w'i Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n'umwami w'Abisirayeli?” Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w'Abisirayeli amagambo uvugira mu murere.” Arababwira ati “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.”Baramubwira bati “Ari i Dotani.” Aherako yoherezayo amafarashi n'amagare n'ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu. Maze umugaragu w'uwo muntu w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?” Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y'uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n'amagare by'umuriro bigose Elisa. Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y'izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk'uko Elisa yasabye. Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.” Nuko azijyana i Samariya. Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humura amaso y'izi ngabo zirebe.” Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati. Umwami w'Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?” Aramusubiza ati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n'umuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n'amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.” Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y'ingabo z'Abasiriya ntiyongera gutera igihugu cy'Abisirayeli. Hanyuma y'ibyo Benihadadi umwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota. Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugeza aho baguriye igihanga cy'indogobe ibice by'ifeza mirongo inani, n'igice cya kane cy'agakondwe kamwe k'amahurunguru y'inuma ibice by'ifeza bitanu. Bukeye umwami w'Abisirayeli anyuze hejuru y'inkike z'amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.” Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?” Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?”Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w'umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’ Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.” Umwami yumvise amagambo y'uwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru y'inkike z'amabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibigunira ku mubiri. Nuko aravuga ati “Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifite umutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.” Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimureba ko uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?” Nuko akivugana na bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti “Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?” Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk'iki gihe, ku irembo ry'i Samariya indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.” Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.” Kandi ubwo hariho abagabo bane b'ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki? Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z'Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.” Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw'Abasiriya. Bageze aho urugerero rw'Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo, kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z'Abasiriya ikiriri cy'amagare n'icy'amafarashi n'icy'ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w'Abisirayeli yaguriye abami b'Abaheti n'abami ba Egiputa ngo badutere.” Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n'amafarashi yabo n'indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira. Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n'izahabu n'imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha. Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w'inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n'urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw'umwami.” Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w'irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw'Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n'indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.” Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab'ikambere ibwami. Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ ” Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk'Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.” Nuko benda amagare abiri n'amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z'Abasiriya ati “Nimugende murebe.” Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n'ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n'ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami. Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw'Abasiriya, bituma bagurisha indengo y'ifu y'ingezi shekeli imwe, n'indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryavuze. Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk'uko wa muntu w'Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari. Kuko uwo muntu w'Imana yari abwiye umwami ati “Ejo nk'iki gihe ku irembo ry'i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n'indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe”, uwo mutware agasubiza uwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.” Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa. Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n'abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.” Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry'uwo muntu w'Imana, ajyana n'abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy'Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi. Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cy'Abafilisitiya, araza atakambira umwami ku bw'urugo rwe n'igikingi cye. Muri uwo mwanya umwami yavuganaga na Gehazi umugaragu w'uwo muntu w'Imana amubwira ati “Ndakwinginze, untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.” Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bw'urugo rwe n'igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugore n'umwana we Elisa yazuye.” Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati “Umugarurire ibye byose n'ibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.” Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami w'i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w'Imana araje.” Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana ituro uhure n'umuntu w'Imana, umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’ ” Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y'ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n'ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w'i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?” Elisa aramusubiza ati “Genda umubwire uti ‘Gukira ko uzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.” Maze Elisa aramutumbira kugeza aho uwo mugabo yagiriye ipfunwe. Uwo muntu w'Imana aherako ararira. Hazayeli aramubaza ati “Databuja, urarizwa n'iki?”Aramusubiza ati “Ndarizwa n'uko menye inabi uzagirira Abisirayeli: ibihome byabo uzabitwika, uzicisha abasore babo inkota, uzahondagura abana babo bato, n'abagore babo batwite uzabafomoza.” Hazayeli aravuga ati “Nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami w'i Siriya.” Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?”Na we aramusubiza ati “Yambwiye ko uzakira nta kabuza.” Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.Nuko Hazayeli yima ingoma ye. Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, umwami w'Abisirayeli (kandi Yehoshafati wari umwami w'Abayuda amaze gutanga), Yoramu umwana wa Yehoshafati yima ingoma ye. Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Ariko yagendanaga ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoye umukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n'Uwiteka. Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidi umugaragu we, nk'uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose. Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikira uwabo mwami. Yoramu abibonye atyo, yambukana n'amagare ye yose atera i Seyiri. Ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose n'abatware b'amagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo. Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo n'ubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baragoma. Ariko indi mirimo yose ya Yoramu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami w'Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramu umwami w'Abayuda yimye ingoma. Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri, umwami w'Abisirayeli. Yagendanaga ingeso z'ab'inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu. Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami w'i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu. Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n'Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli umwami w'i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yoramu umwami w'Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye. Elisa ahamagara umwe mu bana b'abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi. Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro, uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w'Abisirayeli.’ Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.” Nuko uwo muhungu w'umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti Galeyadi. Agezeyo asanga abatware b'ingabo aho bari bicaye aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa, mutware.”Yehu aramubaza ati “Ni uwuhe muri twe twese?”Aramusubiza ati “Ni wowe, mutware.” Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘Nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w'Abisirayeli, ubwoko bw'Uwiteka. Kandi uzice ab'inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y'abagaragu banjye b'abahanuzi, n'abandi bagaragu b'Uwiteka bose. Ab'inzu ya Ahabu bose bazarimburwa mare umuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli. Nuko inzu ya Ahabu nzayihindura nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya. Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cy'i Yezerēli kandi nta wuzamuhamba.’ ” Nuko akingura urugi arahunga. Maze Yehu arasohoka asanga abandi bagaragu ba shebuja. Umwe aramubaza ati “Ni amahoro masa? Wa mugabo w'umusazi yari akuzanyweho n'iki?”Aramusubiza ati “Uwo mugabo muramuzi n'amagambo ye.” Baramusubiza bati “Oya, uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.”Arabasubiza ati “Arambwiye ngo ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w'Abisirayeli.’ ” Nuko barabaduka n'ingoga umuntu wese yenda umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze hejuru ku rwuririro, baherako bavuza ikondera baravuga bati “Yehu ni we mwami.” Uko ni ko Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi yagomeye Yehoramu. Kandi Yehoramu n'Abisirayeli bose barindaga i Ramoti Galeyadi, baharinda Hazayeli umwami w'i Siriya. Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w'i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i Yezerēli.” Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w'Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu. Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w'i Yezerēli arabukwa umutwe w'ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w'ingabo.”Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.” Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati “Umwami ngo ni amahoro?”Yehu aramusubiza ati “Iby'amahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.”Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.” Nuko atuma uwa kabiri na we ari ku ifarashi, abagezeho aravuga ati “Umwami ngo ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “Iby'amahoro urabishakira iki? Nkurikira.” Wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntu uburyo agenza igare rye burasa n'ingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.” Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w'Abisirayeli na Ahaziya umwami w'Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n'undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w'i Yezerēli. Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubaza ati “Ni amahoro Yehu?”Aramusubiza ati “Mahoro ki, ubusambanyi n'uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?” Yehoramu ahinduza amafarashi imikoba arahunga, abwira Ahaziya ati “Ahaziya we, batugambaniye!” Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye. Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w'i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati ‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n'ay'abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk'uko Uwiteka yavuze.” Ahaziya umwami w'Abayuda abibonye, ahungira mu nzira ijya ku kazu ko mu murima. Yehu aramukurikira aravuga ati “Na we nimumuterere mu igare rye!” Nuko bamuterera mu igare rye mu nzira izamuka ijya i Guri, hateganye na Ibuleyamu. Maze ahungira i Megido, agwayo. Abagaragu be bamushyira mu igare rye bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu gituro cya ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi. Mu mwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, Ahaziya yimye i Buyuda. Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya. Abona Yehu anyura mu irembo aramubaza ati “Ni amahoro Zimuri we, warishe shobuja?” Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati “Uwo dufatanije ni nde?” Nuko abagabo babiri b'inkone cyangwa batatu baramurunguruka. Arababwira ati “Nimumujugunye hasi.” Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata. Yinjira mu nzu arafungura maze aravuga ati “Nimugende murebe iby'uwo mugore w'ikivume mumuhambe, kuko ari umwana w'umwami.” Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye n'ibirenge n'ibiganza. Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya w'i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy'i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’ Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nk'amase ari ku gasozi mu gikingi cy'i Yezerēli, bitume nta wavuga ati ‘Uyu ni Yezebeli.’ ” Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b'abatware b'i Yezerēli, n'abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo “Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n'amafarashi n'umudugudu ugoswe n'inkike, mufite n'ibyo kurwanisha, nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y'ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.” Ariko baratinya cyane baravugana bati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?” Nuko umunyarugo n'umutware w'umurwa n'abakuru n'abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.” Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk'iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.”Icyo gihe abana b'umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n'abakuru b'umurwa babarerega. Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b'umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli. Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by'abana b'umwami.”Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.” Bukeye bwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, ariko uwishe aba bose ni nde? Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiye mu mugaragu we Eliya.” Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b'inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n'incuti ze z'amagara n'abatambyi be, ntiyasigaza n'uw'indamyi. Nuko Yehu arahaguruka avayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y'abashumba iri ku nzira ikemurirwamo ubwoya bw'intama, ahura na bene se wa Ahaziya umwami w'Abayuda arababaza ati “Muri izihe?”Baramusubiza bati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b'umwami n'abana b'umwamikazi.” Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.” Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamo ubwoya bw'intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n'umwe yarokoye muri bo. Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk'uko uwanjye utunganiye uwawe?”Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.” Na we ati “Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye. Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye. Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk'uko Uwiteka yabwiye Eliya. Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane. Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli. Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza. Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n'umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi. Maze Yehu abwira utegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.” Arayibazanira. Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebe muri mwe hataba harimo n'umwe wo mu bagaragu b'Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.” Nuko barinjira ngo batambe igitambo n'ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.” Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n'abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka n'umwe.” Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n'abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw'ingoro ya Bāli. Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika. Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n'ubu. Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli. Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'iby'ibigirwamana by'izahabu byari i Beteli n'i Dani. Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nk'uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.” Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y'Uwiteka Imana ya Isirayeli n'umutima we wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure. Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose, uhereye kuri Yorodani ukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy'i Galeyadi n'icy'Abagadi, n'icy'Abarubeni n'icy'Abamanase, uhereye Aroweri hahereranye n'ikibaya cya Arunoni ukageza i Galeyadi n'i Bashani. Ariko indi mirimo ya Yehu n'ibyo yakoze byose n'iby'imbaraga ze zose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye. Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n'umunani. Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rw'umwami rwose. Ariko Yehosheba umukobwa w'Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa. Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu. Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana b'Abakariti n'abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y'Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y'Uwiteka, aherako abereka umwana w'umwami. Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu uzarinda inzu y'umwami, undi mugabane wa gatatu uzarinda irembo ry'i Suri, n'undi mugabane wa gatatu uzaba ku irembo inyuma y'abarinzi. Uko ni ko uzarinda iyo nzu mukumiriye. Kandi imitwe yanyu ibiri y'abazakurwa ku isabato, muzarinda inzu y'Uwiteka mukikije umwami. Muzakikiza umwami, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagara umwami uko asohotse n'uko yinjiye.” Nuko abatware b'amagana bagenza uko umutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, basanga umutambyi Yehoyada. Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, bikaba mu nzu y'Uwiteka. Nuko abarinzi, umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikije umwami uhereye mu ruhande rw'iburyo rw'inzu ukageza ku rw'ibumoso, bugufi bw'icyotero n'inzu. Maze Yehoyada asohora umwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.” Ataliya yumvise urusaku rw'abarinzi n'abantu, araza asanga abantu mu nzu y'Uwiteka. Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nk'uko umuhango wabo wari uri, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!” Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y'ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y'Uwiteka.” Nuko baramubererekera anyura mu nzira y'amafarashi yatahanaga mu rugo rw'umwami, bamutsinda aho. Maze Yehoyada asezeranira umwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranya umwami n'abantu isezerano. Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'icyotero.Hanyuma umutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y'Uwiteka. Ajyana abatware b'amagana n'Abakariti n'abarinzi, n'abantu bose bari mu gihugu, basohokana n'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramanukana banyura mu nzira yo mu irembo ry'abarinzi bajya mu nzu y'umwami. Bagezeyo umwami yicara ku ntebe y'ubwami. Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y'umwami. Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse. Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba. Yowasi akora ibishimwa imbere y'Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose. Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z'ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y'Uwiteka zigakoreshwa, n'iz'umuntu wese aciwe, n'impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y'Uwiteka, izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.” Ariko kugeza mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse. Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyada umutambyi n'abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z'abo muziranye, ahubwo muzitange kugira ngo basane aho inzu yasenyutse.” Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z'abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse. Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw'icyotero, mu ruhande rw'iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y'Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y'Uwiteka. Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi w'umwami n'umutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y'Uwiteka, barayabara. Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y'inzu y'Uwiteka, na bo baziha ababaji n'abubatsi bubakaga inzu y'Uwiteka, n'abubakishaga amabuye n'abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n'amabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu y'Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu. Ariko impiya zazanwaga mu nzu y'Uwiteka ntizakoreshejwe ibikombe by'ifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu by'izahabu cyangwa iby'ifeza by'inzu y'Uwiteka. Bazihaye abakoraga umurimo, kugira ngo bazikoreshe gusana inzu y'Uwiteka. Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi b'imirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa. Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukuraho urubanza n'izo gukuraho ibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y'Uwiteka, ahubwo zabaga iz'abatambyi. Bukeye Hazayeli umwami w'i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere. Yowasi umwami w'Abayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruza Yehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami b'Abayuda bari baratuye n'ibyo yatuye ubwe, n'izahabu zibonetse mu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abyoherereza Hazayeli umwami w'i Siriya. Nuko Hazayeli arorera gutera i Yerusalemu. Ariko indi mirimo ya Yowasi n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Bukeye abagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahaguruka bamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila. Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye. Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w'Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma. Akora ibyangwa n'Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka. Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w'i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli. Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw'Abisirayeli umwami w'i Siriya yabarenganyaga. Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bw'Abasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe. Ariko ntibareka ibyaha by'inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya. Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n'amagare cumi, n'ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w'i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk'umurama w'aho bahurira. Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye. Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami w'Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo. Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y'ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli. Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n'indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w'Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n'abanyamafarashi ba Isirayeli!” Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n'imyambi.” Nuko arayenda. Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by'umwami. Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w'Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.” Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho. Umuntu w'Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.” Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by'Abamowabu bitera icyo gihugu. Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara. Hazayeli umwami w'i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi. Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe. Bukeye Hazayeli umwami w'i Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye. Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda yarimye. Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w'i Yerusalemu. Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n'ibyo se Yowasi yakoraga byose. Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami. Ariko abana b'abo bicanyi ntiyabica nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.” Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy'umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n'ubu. Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.” Yehowasi umwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy'i Lebanoni iragikandagira. Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n'Abayuda?” Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w'Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah'Abayuda. Abayuda baneshwa n'Abisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye. Maze Yehowasi umwami w'Abisirayeli afatira Amasiya umwami w'Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane. Anyagayo izahabu n'ifeza zose, n'ibintu byose byabonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi bwo mu nzu y'umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya. Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n'imbaraga ze n'uko yarwanye na Amasiya umwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye. Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu akiriho. Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo. Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi. Nuko abantu bose b'Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse. Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza. Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w'umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w'i Gatiheferi. Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w'Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b'umudendezo, kandi nta n'umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli. Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y'ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi. Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, n'uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n'i Hamati hari ah'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye. Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w'Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w'Abayuda yarimye. Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w'i Yerusalemu. Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo se Amasiya yakoze byose. Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro. Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y'akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu. Nuko indi mirimo ya Uziya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Bukeye Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani wo ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. Bukeye Shalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubita amutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye. Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli. Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati “Abana bawe kugeza ku buvivi bazicara ku ntebe y'ubwami bw'Abisirayeli.” Nuko birasohora. Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amara ukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma. Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye. Nuko indi mirimo ya Shalumu n'ubugome bwe byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli. Bukeye Menahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n'abari barimo bose n'ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururira amarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza. Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. Bukeye Puli umwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z'ifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe. Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b'abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z'ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu. Nuko indi mirimo ya Menahemu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? Bukeye Menahemu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Pekahiya yima ingoma ye. Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu y'igihome yo mu rugo rw'ibwami. Yari kumwe n'Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye. Ariko indi mirimo ya Pekahiya n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli. Mu mwaka wa mirongo itanu n'ibiri wo ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. Ku ngoma ya Peka umwami w'Abisirayeli, Tigulatipileseri umwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni n'Abelibetimāka n'i Yanowa, n'i Kedeshi n'i Hasori, n'i Galeyadi n'i Galilaya, n'igihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe. Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramutera aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Ariko indi mirimo ya Peka n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli, Yotamu mwene Uziya umwami w'Abayuda yarimye. Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, ayimaraho imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki. Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose. Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry'inzu y'Uwiteka ryo haruguru. Ariko indi mirimo ya Yotamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resini umwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda. Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w'Abayuda yarimye, ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y'Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi. Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z'imisozi no munsi y'igiti kibisi cyose. Bukeye Resini umwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha. Icyo gihe Resini umwami w'i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n'ubu. Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n'umwana wawe. Zamuka unkize umwami w'i Siriya n'umwami w'Abisirayeli bampagurukiye.” Ahazi yenda ifeza n'izahabu zibonetse mu nzu y'Uwiteka no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro. Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini. Bukeye Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulatipileseri umwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriya umutambyi ishusho yacyo n'urugero rwacyo uko cyakozwe kose. Nuko Uriya umutambyi yubaka igicaniro nk'icyo, akurikije urugero rwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriya umutambyi yacyubatse, kugira ngo umwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye. Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho. Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry'ifu y'impeke, asukaho n'amaturo ye y'ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Kandi icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y'inzu hagati y'icyotero n'inzu y'Uwiteka, agishyira iruhande rw'icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi. Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry'ifu y'impeke rya nimugoroba, kandi n'igitambo cy'umwami cyoswa, n'ituro rye ry'ifu y'impeke, hamwe n'igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n'ituro ryabo ry'ifu y'impeke, n'amaturo yabo y'ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y'igitambo cyoswa, n'ay'ikindi gitambo, ariko icyotero cy'umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.” Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose. Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by'ibitereko, avanaho n'igikarabiro. Kandi akuraho igikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by'inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe. Kandi ibaraza ry'isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y'Uwiteka, n'irembo ryo ku gikari ry'umwami ubwe, arabihindura ku bw'umwami wa Ashuri. Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w'Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma. Akora ibyangwa n'Uwiteka, ariko ntiyahwanije n'abami b'Abisirayeli bamubanjirije. Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro. Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu. Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose. Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi. Ibyo byatewe n'uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana, bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli. Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y'abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n'inkike. Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose. Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk'uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka. Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.” Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n'Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n'amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b'abahanuzi.” Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk'uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo, bakanga amateka ye n'isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n'ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana. Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli, bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n'Uwiteka kugira ngo bamurakaze. Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w'Abayuda wonyine. Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y'Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho. Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw'Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y'abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye, kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye. Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiye mu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu. Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho. Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe. Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.” Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y'Imana y'icyo gihugu.” Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka. Ariko ab'amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo. Ab'i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab'i Kuta biremera Nerugali, ab'i Hamati biremera Ashima. Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab'i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z'i Sefaravayimu. Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro. Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y'amahanga bimuwemo yagenzaga. N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli. Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo. Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo. Kandi amateka n'imihango n'amategeko n'ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha. Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana. Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y'abanzi banyu bose.” Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera. Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n'ibishushanyo byabo bibajwe, n'abana babo n'abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu. Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w'Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w'Abayuda yarimye, ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya. Uwo akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy'inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani. Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b'Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije kuko yomatanye n'Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose. Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera. Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y'abarinzi n'abo mu midugudu igoswe n'inkike, ahindūra igihugu cyose kugeza i Gaza n'ingabano zaho. Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami w'Abisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota. Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w'Abisirayeli. Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi, kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora. Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu yose y'i Buyuda yari igoswe n'inkike, arayitsinda. Bukeye Hezekiya umwami w'Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.” Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami w'Abayuda icyiru cy'italanto z'ifeza magana atatu, n'iz'izahabu mirongo itatu. Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami. Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z'urusengero rw'Uwiteka, n'izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, aziha umwami wa Ashuri. Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n'ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukore w'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi. Baherako bahamagaza umwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge, barabasanga. Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki? Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby'ubusa, ngo dufite imigambi n'amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira? Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’ “Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’ Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba wowe ubwawe wazibonera abayajyaho. Wabasha ute kwirukana umutware n'umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi? Ngo mbese azamutse gutera aha, akaharimbura atabitegetswe n'Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu, ukirimbure.’ ” Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana natwe n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.” Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?” Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry'umwami mukuru, umwami wa Ashuri. Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye. Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo ni ukuri Uwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri. Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye, ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu, n'igihugu kirimo amavuta y'imyelayo n'ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri? Imana z'i Hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Sefaravayimu n'iz'i Hena n'iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab'i Samariya amaboko ye? Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukiza i Yerusalemu.” Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ngo “Ntimugire icyo mumusubiza.” Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake. Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka. Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo we, na Shebuna w'umwanditsi, n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi. Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara. Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ” Nuko abagaragu b'Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya. Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse. Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ” Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi. Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati “Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’ Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? Mbese imana z'abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani, n'i Resefu n'Abanyedeni bari i Telasari? Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?” Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka. Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi. Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho. Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo, bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura. Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.” Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye. Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w'i Yerusalemu akujungurije umutwe. Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli. Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera. Nafukuye amazi y'ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’ “Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo. Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi, nk'ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y'inzu, cyangwa nk'ingano zirumbye zikiri nto. “Ariko nzi imyicarire yawe, n'imitabarire yawe n'imitabarukire yawe, n'uburakari wandakariye. Kuko uburakari wandakariye n'umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye. “Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo. Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto. Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza. “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho. Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze. Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.” Maze mu ijoro ry'uwo munsi, marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu umunani n'ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo. Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve. Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye. Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane. Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riramubwira riti “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w'ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y'Uwiteka. Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu, kandi nzagukizanya n'uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ” Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzane umubumbe w'imbuto z'umutini.” Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira. Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka ku munsi wa gatatu?” Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?” Hezekiya aramusubiza ati “Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.” Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi. Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye. Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y'ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse. Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni.” Arongera aramubaza ati “Mu rugo rwawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.” Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka: Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n'ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze. Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.” Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka uvuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “None se si byiza, niba hazabaho amahoro n'iby'ukuri nkiriho?” Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'imbaraga ze zose, n'uko yafukuye ikidendezi agaca umukore wo kuzana amazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye. Manase yimye amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n'ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk'uko Ahabu umwami w'Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera. Yubaka ibicaniro mu nzu y'Uwiteka yari yaravuzeho ati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.” Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka. Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze. Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n'umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.” Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruza babo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n'amategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse.” Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukora ibyaha biruta iby'amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli. Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be b'abahanuzi ati “Ubwo Manase umwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa, ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye guteza i Yerusalemu n'i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri. Kandi nzageresha i Yerusalemu umugozi w'i Samariya, na timazi y'inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk'uko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika. Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y'ababisha babo, bahinduke umuhigo n'umunyago by'ababisha babo bose, kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’ ” Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka. Ariko indi mirimo ya Manase n'ibyo yakoze byose n'icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye. Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w'i Yotuba. Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko se Manase yakoraga. Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya. Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo. Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye. Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye. Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye. Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w'i Bosikati. Ariko we akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba. Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n'umunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y'Uwiteka ati “Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y'Uwiteka, izo abarinzi b'urugi basonzoranije mu bantu, bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y'Uwiteka, basane aho isenyutse, nk'ababaji n'abubatsi n'abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n'amabuye abajwe byo gusana inzu. Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.” Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma. Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y'Uwiteka.” Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami. Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy'amategeko, ashishimura imyambaro ye. Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w'umwami ati “Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n'aba bantu n'Abayuda bose, iby'amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, kuko uburakari bw'Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.” Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we. Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti ‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n'abahatuye, nk'uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w'Abayuda yasomye, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’ Ariko umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti: Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n'ikivume ukicisha bugufi imbere y'Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze. Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ”Baherako baraza babitekerereza umwami. Maze umwami atumira abakuru b'Abayuda n'ab'i Yerusalemu bose, bateranira aho ari. Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, hamwe n'abagabo b'Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bose, bajyana na we n'abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose, aboroheje n'abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy'isezerano cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, arayabasomera barayumva. Maze umwami ahagarara iruhande rw'inkingi, asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije, n'amateka ye abishyizeho umutima we wose n'ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y'iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano. Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n'abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n'abarinzi b'inzugi, gukura mu rusengero rw'Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n'ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y'i Yerusalemu mu kabande k'i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli. Yirukana abatambyi b'ikigirwamana bashyizweho n'abami b'Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu midugudu y'i Buyuda n'ahateganye n'i Yerusalemu hose, agakuraho n'abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n'izuba n'ukwezi n'inyenyeri n'ingabo zose zo mu ijuru. Akura igishushanyo cya Ashera mu nzu y'Uwiteka, akijyana inyuma y'i Yerusalemu ku kagezi kitwa Kidironi agitwikira kuri ako kagezi, aragisiribanga kiba umuyonga. Uwo muyonga wacyo aherako awusesa ku bituro by'abakene. Asenya amazu y'abatinganyi yari mu nzu y'Uwiteka, aho abagore baboheraga inyegamo zo gukingira igishushanyo cya Ashera. Akura abatambyi bose bo mu midugudu y'i Buyuda, yangiza ingoro aho abatambyi boserezaga imibavu, uhereye i Geba ukageza i Bērisheba, asenya ingoro zo ku marembo, imwe yari ku irembo ryo kwa Yosuwa igisonga cy'umurwa, iyindi yari ibumoso bw'irembo ry'uwo murwa. Abatambyi bo mu ngoro ntibarakazamuka ngo bajye ku cyotero cy'Uwiteka i Yerusalemu, ahubwo bajyaga basangira na bene wabo imitsima idasembuwe. Kandi yangiza n'i Tofeti hari mu gikombe cya bene Hinomu, ngo he kugira umuntu wese unyuriza Moleki umwana we w'umuhungu cyangwa w'umukobwa mu muriro. Akuraho amafarashi abami b'Abayuda bari baraterekereje izuba, ahajya mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'inzu ya Natanimeleki umunyanzu hahereranye n'urusengero, atwika n'amagare yari yaraterekerejwe izuba. Kandi ibicaniro byari hejuru y'inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b'Abayuda bari barubatse, n'ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka, na byo umwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo, umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi. Kandi ingoro zari ziteganye n'i Yerusalemu, zari iburyo bw'umusozi w'irimbukiro, izo Salomo umwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy'Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy'Abamowabu, na Milikomu ikizira cy'Abamoni, umwami arabyangiza. Avunagura inkingi, atema ibishushanyo bya Ashera, kandi aho byabaga ahuzuza amagufwa y'abantu. Kandi igicaniro cy'i Beteli n'ingoro Yerobowamu mwene Nebati yubatse, ari we woheje Abisirayeli ngo bacumure, icyo gicaniro n'iyo ngoro arabisenya atwika iyo ngoro, arabisiribanga biba umuyonga, atwika n'igishushanyo cya Ashera. Yosiya agikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu bataburura amagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri wa muntu w'Imana yari yaravuze. Yosiya aravuga ati “Kiriya gishushanyo ndeba ni rwibutso ki?”Abanyarurembo baramusubiza bati “Ni igituro cy'umuntu w'Imana waturutse i Buyuda, ahanurira ku gicaniro cy'i Beteli ibyo ukoze ibyo.” Umwami aravuga ati “We nimumureke, ntihagire umuntu utaburura amagufwa ye.”Nuko amagufwa ye barayareka bareka n'ay'umuhanuzi wavuye i Samariya. Kandi amazu yose y'ingo zo mu midugudu y'i Samariya abami b'Abisirayeli bari barubatse barakaza Uwiteka, Yosiya ayakuraho ayagenza uko yagenje ay'i Beteli kose. Yicira abatambyi bose bo mu ngoro zari zihari ku bicaniro byazo abitwikiraho amagufwa y'abantu, birangiye asubira i Yerusalemu. Hanyuma umwami ategeka abantu bose ati “Nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk'uko byanditswe muri cya gitabo cy'isezerano.” Ntabwo baherukaga kuziririza Pasika bihwanye n'ubwo, uhereye igihe abacamanza baciraga Abisirayeli imanza, kugeza ubwo haba no ku ngoma zose z'abami b'Abisirayeli n'iz'ab'Abayuda. Pasika iyo yaziririjwe mu mwaka wa cumi n'umunani w'Umwami Yosiya, bayiziririza Uwiteka i Yerusalemu. Kandi abashitsi n'abapfumu na terafimu n'ibishushanyo bisengwa, n'ibizira byose byabonetse mu Buyuda n'i Yerusalemu, na byo Yosiya abikuraho, kugira ngo asohoze amagambo y'amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiya umutambyi yabonye mu nzu y'Uwiteka. Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n'umutima we wose n'ubugingo bwe bwose n'imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we. Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiye ngo areke uburakari bwe bugurumana yarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose. Uwiteka aravuga ati “Nzakura Abayuda imbere yanjye nk'uko nakuyeho Abisirayeli, kandi nzahakana Yerusalemu iyo, umurwa nitoranirije n'inzu nari naravuzeho nti ‘Ni mo izina ryanjye rizaba.’ ” Ariko indi mirimo ya Yosiya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa arazamuka atera umwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido. Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry'intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye.Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugira umwami, yima ingoma ya se. Yowahazi yimye amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruza bakoraga byose. Hanyuma Farawo Neko amubohera i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, kugira ngo adategeka i Yerusalemu. Abo mu gihugu cy'Abayuda abaca icyiru cy'italanto z'ifeza ijana, n'italanto imwe y'izahabu. Maze Farawo Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya asimbura se ku ngoma, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Nuko avanayo Yowahazi, amujyana muri Egiputa agwayo. Maze Yehoyakimu aha Farawo izo feza n'izahabu, ariko ategeka abo mu gihugu cy'Abayuda ko ari bo bazitanga nk'uko Farawo yategetse. Yaka umuntu wese wo mu gihugu ifeza n'izahabu uko yazibacaga, ngo abihe Farawo Neko. Yehoyakimu uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Zebida umukobwa wa Pedaya w'i Ruma. Yakoze ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruza bakoze byose. Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera. Maze Uwiteka amuteza ibitero by'Abakaludaya n'Abasiriya n'Abamowabu n'Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk'uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b'abahanuzi. Ni ukuri, itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose, n'amaraso y'abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y'abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira. Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye. Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w'i Babuloni yahindūye ibihugu by'umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate. Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w'i Yerusalemu. Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se yakoze byose. Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa. Bukeye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose. Nuko Yehoyakini umwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini. Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze. Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu. Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n'umugabekazi n'abagore b'umwami, n'inkone ze n'abatware b'ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe. Kandi abantu bose b'abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby'intambara. Abo ni bo umwami w'i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe. Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya. Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo Yehoyakimu yakoze byose. Uburakari bw'Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n'i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni. Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose. Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n'umwe ku ngoma y'umwami Sedekiya. Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya. Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y'umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y'inkike zihereranye n'umurima w'umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba. Maze ingabo z'Abakaludaya zikurikira umwami zimufatira mu kibaya cy'i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna. Nuko bafata umwami, baramuzamura bamushyira umwami w'i Babuloni i Ribula, bamucira urubanza. Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni. Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi, umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu. Agezeyo atwika inzu y'Uwiteka n'inzu y'umwami, n'amazu yose y'i Yerusalemu arayatwika. Maze ingabo z'Abakaludaya zose zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike z'i Yerusalemu impande zose. Bukeye abantu bari basigaye mu murwa, n'abari bakeje umwami w'i Babuloni na rubanda rusigaye, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi abajyana ari imbohe. Ariko uwo mutware w'abarinzi ahasiga abantu baho b'abatindi hanyuma y'abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga. Kandi inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyari mu nzu y'Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni. Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibifashi n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose, n'ibyotero n'ibyungu. Kandi uwo mutware w'abarinzi ajyana ibintu by'izahabu n'iby'ifeza. Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n'ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero. Inkingi imwe uburebure bwayo bwari mikono cumi n'umunani, kandi umutwe wayo wacuzwe mu miringa, uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n'urushundura hariho n'imbuto z'amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n'ibisa n'urushundura. Bukeye umutware w'abarinzi afata Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n'abarinzi b'irembo batatu, kandi muri uwo murwa ahafatira umutware w'ingabo, n'abagabo batanu b'ibyegera by'umwami yasanze aho, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n'abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa. Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi, arabajyana abashyira umwami w'i Babuloni i Ribula. Umwami w'i Babuloni abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo. Kandi abantu basigaye mu gihugu cy'i Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka. Hanyuma abatware b'ingabo bose hamwe n'ingabo zabo bumvise ko umwami w'i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w'i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n'ingabo zabo. Gedaliya abarahirana n'ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b'Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w'i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.” Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma araza azanye n'abantu cumi, bica Gedaliya n'Abayuda n'Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa. Abantu bose, aboroheje n'abakomeye n'abatware b'ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya. Mu mwaka wa mirongo itanu n'irindwi Yehoyakini umwami w'Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa makumyabiri n'irindwi wako, Evili Merodaki umwami w'i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y'imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo. Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni. Amukura mu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe. Umwami yamuhaga ibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe. Adamu na Seti na Enoshi, Kenani na Mahalalēli na Yeredi, Henoki na Metusela na Lameki, Nowa na Shemu na Hamu na Yafeti. Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani, na Tubali na Mesheki na Tirasi. Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma. Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Rodanimu. Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni. Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka. Bene Rāma ni Sheba na Dedani. Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabanje kuba umunyambaraga mu isi. Misirayimu abyara Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi, n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ari bo Abafilisitiya bakomotseho), n'Abakafutori. Kanāni abyara imfura ye Sidoni na Heti, n'Umuyebusi n'Umwamori n'Umugirugashi, n'Umuhivi n'Umwaruki n'Umusini, n'Umunyaruvadi n'Umusemari n'Umuhamati. Bene Shemu ni Elamu na Ashuri na Arupakisadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki. Arupakisadi abyara Shela, Shela abyara Eberi. Eberi abyara abahungu babiri, umwe yitwaga Pelegi kuko mu minsi ye arimo isi yagabanijwe, kandi izina rya murumuna we ni Yokitani. Yokitani abyara Alimodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera, na Hadoramu na Uzali na Dikila, na Ebali na Abimayeli na Sheba, na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani. Shemu yabyaye Arupakisadi, Arupakisadi abyara Shela. Shela yabyaye Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu. Rewu yabyaye Serugi, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera. Tera yabyaye Aburamu (ari we Aburahamu). Bene Aburahamu ni Isaka na Ishimayeli. Izi ni zo mbyaro zabo. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, na Mishuma na Duma na Masa na Hadadi na Tema, na Yeturi na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli. Kandi abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Kandi abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani. Abahungu ba Midiyani ni Efa na Eferi, na Hanoki na Abida na Eluda. Abo bose bari abahungu ba Ketura. Aburahamu abyara Isaka. Bene Isaka ni Esawu na Isirayeli. Bene Esawu ni Elifazi na Reweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra. Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gatamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki. Bene Reweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Bene Seyiri ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani. Bene Lotani ni Hori na Homami, kandi Timuna yari mushiki wa Lotani. Bene Shobali ni Aliyani na Manahati, na Ebali na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana. Mwene Ana ni Dishoni, na bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani na Yitirani na Kerani. Bene Eseri ni Biluhani na Zāvani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani. Aba ni bo bami bategekaga igihugu cya Edomu, ari nta mwami wari wategeka Abisirayeli. Bela mwene Bewori, izina ry'umurwa we witwaga Dinihaba. Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w'i Bosira yima mu cyimbo cye. Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy'Abatemani yima mu cyimbo cye. Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi wanesheje Abamidiyani mu gihugu cy'i Mowabu, yima mu cyimbo cye, n'izina ry'umurwa we witwaga Aviti. Hadadi aratanga, Samula w'i Masireka yima mu cyimbo cye. Samula aratanga, Shawuli w'i Rehoboti yo ku ruzi yima mu cyimbo cye. Shawuli aratanga, Bālihanani mwene Akibori yima mu cyimbo cye. Bālihanani atanze Hadadi yima mu cyimbo cye, umurwa we witwaga Payi, (umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.) Hadadi na we aratanga. Aba ni bo batware ba Edomu: umutware Timuna n'umutware Aliya n'umutware Yeteti, n'umutware Oholibama n'umutware Ela, n'umutware Pinoni n'umutware Kenazi, n'umutware Temani, n'umutware Mibusari, n'umutware Magidiyeli n'umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu. Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni, na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Asheri. Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y'Uwiteka, aramwica. Tamari umukazana we amubyaraho Perēsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu. Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukoli na Dara, bose ni batanu. Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumura mu byashinganywe. Mwene Etani ni Azariya. Kandi bene Hesironi yabyaye ni Yeramēli na Ramu na Kelubayi. Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoni umutware w'Abayuda. Nahashoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi. Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi. Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw'ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya, uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi. Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu. Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri w'Umwishimayeli. Kalebu mwene Hesironi abyarana abana n'umugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni. Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri. Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli. Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu. Segubu abyara Yayiri, ari we wari ufite imidugudu makumyabiri n'itatu mu gihugu cy'i Galeyadi. Geshuri na Aramu babanyaga imidugudu ya Yayiri hamwe n'i Kenati n'ibirorero byaho, yose ni imidugudu mirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi. Bukeye Hesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata, umugore we Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa. Bene Yeramēli imfura ya Hesironi ni aba: uw'imfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya. Kandi Yeramēli yari afite undi mugore witwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu. Bene Ramu imfura ya Yeramēli ni Māsi na Yamini na Ekeri. Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubani na Molidi. Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike. Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi. Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike. Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yeramēli. Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afite umugaragu w'Umunyegiputa witwaga Yaruha, ashyingira umukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi. Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi. Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi. Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya. Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa. Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu. Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama. Bene Kalebu murumuna wa Yeramēli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni. Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema. Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi. Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri. Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi. Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na Shāfi. Kandi Māka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana. Kandi abyara Shāfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubena n'uwa Gibeya. Kandi umukobwa wa Kalebu yari Akisa. Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu, na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi. Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati. Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri n'Abaputi, n'Abashumati n'Abamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati n'Abanyeshitawoli bakomotse. Bene Salima ni Betelehemu n'Abanyanetofa na Atarotibetiyowabu, n'igice cy'Abamanahati n'Abasori. Kandi imbyaro z'abanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati n'Abashimeyati n'Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se w'umuryango wa Rekabu. Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw'imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w'Umunyayezerēlikazi, uw'ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w'Umunyakarumelikazi, uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiya umwana wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamu umwana w'umugore we Egila. Abo uko ari batandatu yababyariye i Heburoni, kandi yamazeyo imyaka irindwi n'amezi atandatu ari ku ngoma. Naho i Yerusalemu yamazeyo imyaka mirongo itatu n'itatu ari ku ngoma. Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwa umukobwa wa Amiyeli, na Ibuhari na Elishama na Elifeleti, na Noga na Nefegi na Yafiya, na Elishama na Eliyada na Elifeleti, uko ari icyenda. Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab'abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo. Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati. Uwa Yehoshafati ni Yoramu, uwa Yoramu ni Ahaziya, uwa Ahaziya ni Yowasi. Uwa Yowasi ni Amasiya, uwa Amasiya ni Uziya, uwa Uziya ni Yotamu. Uwa Yotamu ni Ahazi, uwa Ahazi ni Hezekiya, uwa Hezekiya ni Manase. Uwa Manase ni Amoni, uwa Amoni ni Yosiya. Bene Yosiya uw'impfura ni Yohanani, uwo ubuheta ni Yehoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu. Mwene Yehoyakimu ni Yekoniya, uwa Yekoniya ni Sedekiya. Bene Yekoniya w'imbohe ni Sheyalutiyeli, na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya. Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi, bene Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya kandi Shelomiti yari mushiki wabo, na Hashubu na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabuhesedi, uko ari batanu. Bene Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya. Bene Shekaniya ni Shemaya, bene Shemaya ni Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati, uko ari batandatu. Bene Neyariya ni Eliyowenayi na Hizekiya na Azirikamu, uko ari batatu. Bene Eliyowenayi ni Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani na Delaya na Anani, uko ari barindwi. Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali. Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z'Abasorati. Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi, na Penuweli se wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efurata se wa Betelehemu. Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra. Nāra amubyaraho Ahuzamu na Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra. Bene Hela ni Sereti na Isuhari na Etunani. Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n'imbyaro za Aharuheli mwene Haramu. Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.” Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye. Kelubu murumuna wa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni. Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka. Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati. Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu, kuko bari abanyamyuga. Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi. Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli. Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa. Umugore we w'Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi. Abahungu ba muka Hodiya murumuna wa Nahamu, ni se wa Keyila w'Umugarumi na Eshitemowa w'Umunyamāka. Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti. Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n'imbyaro z'inzu y'ababohaga imyenda y'ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya, na Yokimu n'abagabo b'i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera. Abo ni bo bari ababumbyi baturaga i Netayimu n'i Gedera, babanagayo n'umwami bakamukorera. Bene Simiyoni ni Nemuweli na Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli. Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamu ni Mishuma. Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuweli ni Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi. Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk'uw'Abayuda. Kandi baturaga i Bērisheba n'i Molada n'i Hasarishuwali, n'i Biluha na Esemu n'i Toladi, n'i Betuweli n'i Horuma n'i Sikulagi, n'i Betimarukaboti n'i Hasarisusimu, n'i Betibiri n'i Shārayimu. Iyo ni yo yari imidugudu yabo kugeza aho Dawidi yimiye ingoma. N'ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu. Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo midugudu ukageza i Bāli. Aho ni ho baturaga kandi bamenyaga ibya ba sekuruza. Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya, na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli, na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya, na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya. Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruza babo aragwira cyane. Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw'ikibaya rw'iburasirazuba, gushakira imikumbi yabo ubwatsi. Babona ubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n'ituze, kuko abari batuyeyo ubwa mbere bari Abahamu. Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n'ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw'imikumbi yabo. Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musozi Seyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi. Bica igice cy'Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayo na bugingo n'ubu. Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw'umwana w'imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w'amazina nk'uwavutse ari imfura. Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw'umwana w'imfura bwari ubwa Yosefu. Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni Bāli, mwene Bāli ni Bēra, ni we Tigulatipilineseri umwami wa Ashuri yajyanye ho umunyago, ari we wari umutware w'Abarubeni. Bene Bēra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruza uko kuvuka kwabo kwari kuri, umukuru ni Yeyeli na Zekariya, na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturaga muri Aroweri akageza i Nebo n'i Bālimeyoni. Kandi agatura n'iburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba, uhereye ku ruzi rwa Ufurate kuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cy'i Galeyadi. Maze ku ngoma ya Sawuli barwana n'Abahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cy'iburasirazuba bw'i Galeyadi. Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cy'i Bashani ukageza Saleka. Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani. Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruza babo, Mikayeli na Meshulamu na Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi. Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi. Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wari umutware w'amazu ya ba sekuruza. Abo baturaga i Galeyadi muri Bashani, mu midugudu yaho no mu bikingi byose by'i Sharoni ukageza aho bigarukira. Abo bose barabazwe, uko kuvuka kwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamu umwami w'i Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu umwami wa Isirayeli. Muri bene Rubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, harimo abagabo b'intwari zibasha gutwara ingabo n'inkota no kurasanisha imiheto z'abahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye n'ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara. Barwana n'Abahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu. Bakirwana na bo baratabarwa, Abahagari n'abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y'Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye. Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu n'intama inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu, n'indogobe ibihumbi bibiri n'abantu agahumbi. Benshi baguye mu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugeza igihe bajyaniwe ho iminyago. Ab'igice cy'umuryango wa Manase batura muri icyo gihugu, uhereye i Bashani ukageza i Bāliherumoni n'i Seniri no ku musozi wa Herumoni. Aba ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza babo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire n'abatware b'amazu ya ba sekuruza babo. Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z'abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere. Hanyuma Imana ya Isirayeli ihata umutima wa Puli umwami wa Ashūri n'umutima wa Tigulatipilineseri umwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, abajyana i Hala n'i Habora n'i Hara, no ku mugezi w'i Gozani na bugingo n'ubu. Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli. Bene Amuramu ni Aroni na Mose na Miriyamu.Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa. Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi. Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti. Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu. Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Ahimāzi. Ahimāzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani. Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoraga umurimo w'ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu). Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu. Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu. Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiya abyara Azariya. Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki. Yehosadaki yajyagiye ari umunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda n'ab'i Yerusalemu Nebukadinezari. Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari. Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi. Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli. Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruza yari ari. Aba Gerushomu: umuhungu we ni Libuni, mwene Libuni ni Yahati, mwene Yahati ni Zima, mwene Zima ni Yowa, mwene Yowa ni Ido, mwene Ido ni Zera, mwene Zera ni Yeyaterayi. Bene Kohati: umuhungu we ni Aminadabu, mwene Aminadabu ni Kōra, mwene Kōra ni Asiri, mwene Asiri ni Elukana, mwene Elukana ni Ebiyasafu, mwene Ebiyasafu ni Asiri. Mwene Asiri ni Tahati, mwene Tahati ni Uriyeli, mwene Uriyeli ni Uziya, mwene Uziya ni Shawuli. Bene Elukana ni Amasayi na Ahimoti. Ibya Elukana: bene Elukana, umuhungu we ni Zofayi, mwene Zofayi ni Nahati. Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana. Bene Samweli: imfura ye ni Yoweli, uw'ubuheta ni Abiya. Bene Merari ni Mahali, mwene Mahali ni Libuni, mwene Libuni ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Uza. Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya. Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimo wo kuririmba mu nzu y'Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro, bagakoreshereza indirimbo imbere y'ubuturo bw'Ihema ry'ibonaniro, kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu, bagakora umurimo wabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri. Kandi aba ni bo bakoranaga n'abahungu babo:muri bene Kohati ni Hemani umuririmbyi mwene Yoweli, mwene Samweli, mwene Elukana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa, mwene Sufi, mwene Elukana, mwene Mahati, mwene Amasayi, mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya, mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra, mwene Isuhari, mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli. Na murumuna we Asafu, wahagararaga iburyo bwe, ari we Asafu mwene Berekiya, mwene Shimeya, mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya, mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya, mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi, mwene Yahati, mwene Gerushomu, mwene Lewi. Kandi ibumoso bwabo hari bene wabo bene Merari: Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki, mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya, mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri, mwene Mahali, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Lewi. Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw'inzu y'Imana. Ariko Aroni n'abahungu be batambiraga ku gicaniro cy'ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y'Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk'ibyo Mose umugaragu w'Imana yategetse byose. Aba ni bo bene Aroni: umuhungu we ni Eleyazari, mwene Eleyazari ni Finehasi, mwene Finehasi ni Abishuwa, mwene Abishuwa ni Buki, mwene Buki ni Uzi, mwene Uzi ni Zerahiya, mwene Zerahiya ni Merayoti, mwene Merayoti ni Amariya, mwene Amariya ni Ahitubu, mwene Ahitubu ni Sadoki, mwene Sadoki ni Ahimāzi. Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamo uko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y'Abakohati (kuko umugabane wa mbere wari uwabo), babaha i Heburoni mu gihugu cy'i Buyuda n'ibikingi byaho by'impande zose, ariko imirima yo ku mudugudu n'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune. Kandi bene Aroni babaha imidugudu y'ubuhungiro, i Heburoni n'i Libuna n'ibikingi byaho, n'i Yatiri na Eshitemowa n'ibikingi byaho, n'i Hileni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho, na Ashani n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho, n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, i Geba n'ibikingi byaho, na Alemeti n'ibikingi byaho, na Anatoti n'ibikingi byaho. Imidugudu yabo yose uko yagabanijwe mu miryango yabo, yari cumi n'itatu. Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwa umugabane mu mazu y'umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy'umuryango wa Manase. Yose ni imidugudu icumi. Bene Gerushomu nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bahabwa imidugudu cumi n'itatu itanzwe n'umuryango wa Isakari n'uwa Asheri, n'uwa Nafutali n'uwa Manase i Bashani. Bene Merari nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bagabanirizwa imigabane mu muryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'uwa Zebuluni, imidugudu cumi n'ibiri. Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudu n'ibikingi byayo. Nuko batanga imigabane y'imidugudu yo mu muryango w'Abayuda, n'iyo mu muryango w'Abasimeyoni, n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, ari yo iyo ivuzwe mu mazina. Kandi bamwe bo mu mazu ya bene Kohati, bari bafite imidugudu n'ingabano zayo yo mu muryango wa Efurayimu. Babaha n'imidugudu y'ubuhungiro: i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu n'ibikingi byaho, n'i Gezeri n'ibikingi byaho, n'i Yokimeyamu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho, na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Kandi n'iyo mu gice cy'umuryango wa Manase: Aneri n'ibikingi byaho, n'i Bileyamu n'ibikingi byaho, ngo ibe iy'abasigaye b'inzu ya bene Kohati. Bene Gerushomu bahabwa imidugudu yo mu midugudu y'inzu y'igice cy'umuryango wa Manase: i Golani muri Bashani n'ibikingi byaho, na Ashitaroti n'ibikingi byaho, n'iyo mu muryango wa Isakari: i Kedeshi n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho, n'i Ramoti n'ibikingi byaho, na Anemu n'ibikingi byaho, n'iyo mu muryango wa Asheri: i Mashali n'ibikingi byaho, na Abudoni n'ibikingi byaho, n'i Hukoki n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho, n'iyo mu muryango wa Nafutali: i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, n'i Hamoni n'ibikingi byaho, n'i Kiriyatayimu n'ibikingi byaho. Abandi Balewi bene Merari bahawe imidugudu yo mu muryango wa Zebuluni: i Rimoni n'ibikingi byaho, n'i Tabora n'ibikingi byaho, kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba hateganye n'i Yeriko, bahawe imidugudu yo mu muryango wa Rubeni: i Beseri ho mu butayu n'ibikingi byaho, n'i Yahazi n'ibikingi byaho, n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho, n'iyo mu muryango wa Gadi: i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho, n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho. Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane. Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware b'inzu ya sekuruza Tola bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana atandatu. Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware. Kandi muri bo, uko kuvuka kwabo kwari kuri ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y'ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n'abana b'abahungu benshi. Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b'abanyambaraga b'intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani n'ibihumbi birindwi. Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu. Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b'amazu ya ba sekuruza bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari, babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane. Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri. Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu ebyiri na magana abiri. Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhani ni Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari. Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu imwe n'ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara. Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri. Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha. Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n'umugore we, (inshoreke ye Umunyaramukazi ni yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi. Makiri arongora umugore kwa Hupimu na Shupimu, murumuna we yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa. Māka muka Makiri abyara umwana w'umuhungu amwita Pereshi, murumuna we yitwaga Shereshi kandi n'abahungu be ni Ulamu na Rakemu. Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase. Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila. Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu. Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutela ni Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati. Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe n'Abanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo. Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumara umubabaro. Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana w'umuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago. (Kandi umukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n'iyo haruguru, na Uzenishēra). Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Tela umuhungu we, mwene Tela ni Tahani. Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama. Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa. Kandi gakondo yabo n'inturo zabo byari i Beteli n'imidugudu yaho, iburasirazuba n'i Nārani n'iburengerazuba n'i Gezeri n'imidugudu yaho, kandi n'i Shekemu n'imidugudu yaho ukageza Aza n'imidugudu yaho. Kandi no ku ngabano z'Abamanase: i Betisheyani n'imidugudu yaho, n'i Tānaki n'imidugudu yaho, n'i Megido n'imidugudu yaho, n'i Dori n'imidugudu yaho.Muri iyo midugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga. Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti. Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa. Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti. Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu. Kandi bene Helemu murumuna we ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali. Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwali na Beri na Imura, na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra. Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara. Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya. Abo bose bari bene Asheri n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b'abanyambaraga b'intwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu. Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n'uw'ubuheta Ashibeli, n'uwa gatatu Ahara, n'uwa kane Noha, n'uwa gatanu Rafa. Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi, na Abishuwa na Nāmani na Ahowa, na Gera na Shefufani na Huramu. Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage b'i Geba, bukeye babajyana ho iminyago i Manahati. Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi. Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy'i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra. Abyarana n'umugore we Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu, na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli. Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n'imidugudu yaho, na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b'i Gati, na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti, na Zebadiya na Aradi na Ederi, na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya, na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi, na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli, na Yakimu na Zikiri na Zabudi, na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli, na Adaya na Beraya, na Shimurati bene Shimeyi, na Ishupani na Eberi na Eliyeli, na Abudoni na Zikiri na Hanāni, na Hananiya na Elamu na Anitotiya, na Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki, na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya, na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu. Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu. Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka. Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu, na Gedori na Ahiyo na Zekeri. Mikuloti abyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye. Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli. Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika. Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi. Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa. Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli. Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli. Bene Esheki murumuna we ni Ulamu imfura ye, uw'ubuheta ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. Bene Ulamu bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'abarashi, bari bafite abahungu benshi n'abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab'abahungu ba Benyamini. Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli. Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'Abanetinimu. Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, n'ab'Abefurayimu n'ab'Abamanase. Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda. N'abo mu Banyashilo, uw'imfura ni Asaya n'abahungu be. N'abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongo urwenda. N'abo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa, na Ibuneya mwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamu mwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya, na bene wabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware b'amazu ya ba sekuruza uko yari ari. Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini, na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana, na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na Māsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri, na bene wabo abatware b'amazu ya ba sekuruza babo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b'abahanga bashobora gukora umurimo w'inzu y'Imana. Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari, na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu, na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukana baturaga mu birorero by'Abanyanetofa. Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru. Kera barindaga irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni bo bari abakumirizi b'ingando y'Abalewi. Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra na bene wabo b'inzu ya sekuruza we. Abakōra ni bo basohozaga umurimo w'ubukumirizi w'inzugi z'ihema, kandi ba sekuruza babo ni bo bategekaga ingando y'Uwiteka bakaba abakumirizi b'irembo ryayo, na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we. Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wari umukumirizi w'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro. Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi b'amarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe. Nuko bo n'abana babo baba ku murimo wo kurinda amarembo y'inzu y'Uwiteka, ari yo nzu y'ihema, bakajya ibihe. Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba n'iburengerazuba n'ikasikazi n'ikusi. Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo, kuko abakumirizi bakuru bane b'Abalewi babaga ku murimo ntibakurwe, ari bo batwara ibyumba n'ububiko byo mu nzu y'Imana. Bararaga bakikije inzu y'Imana, kuko ari bo bahawe umurimo wo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye. Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga. Kandi bamwe muri bo bashyizweho umurimo wo kurinda ibintu, n'ibintu byose by'Ahera, n'ifu y'ingezi na vino n'amavuta, n'icyome n'imibavu. Kandi bamwe mu bana b'abatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga. Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu Umukōra, ni we wari ufite umurimo wo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma. Kandi bamwe muri bene wabo b'Abakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, bakayitegura uko isabato yatahaga. Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimo bakora, kuko bakoraga umurimo wabo ku manywa na nijoro. Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu. Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka. Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu, na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti, Mikuloti abyara Shimeyamu. Abo na bo baturana na bene wabo i Yerusalemu, bateganye. Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli. Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika. Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureya na Ahazi. Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa. Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli. Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo ni bo bene Aseli. Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w'i Gilibowa. Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane. Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho. Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa. Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe. Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga. Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musozi w'i Gilibowa. Baramucuza bajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo. Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni. Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose, ab'intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi. Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi. Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe. Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ” Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiye muri Samweli. Hanyuma Dawidi n'Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo. Ab'i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwo uzahamenera.” Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habaye ururembo rwa Dawidi. Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware n'umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba w'ingabo. Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka umudugudu impande zarwo zose, uhereye i Milo n'impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by'umudugudu bisigaye. Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we. Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n'Abisirayeli bose kumwimika nk'uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli. Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w'Umuhakimoni, umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe. Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b'intwari batatu. Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hari umurima warimo sayiri nyinshi. Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye. Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutare mu buvumo bwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy'Abarafa. Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu. Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.” Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka. Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!” Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu. Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu. Muri abo batatu ni we wari ufite icyubahiro kurusha abandi babiri, ahinduka umutware wabo. Ariko ntiyahwanye n'abatatu ba mbere. Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi. Yishe n'umugabo w'Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha. Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari. Yari afite icyubahiro kuruta ba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugira umutware w'abarinzi be. Kandi abagabo b'abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumuna wa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu, na Shamoti w'Umuharari na Helesi w'Umupeloni, na Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti, na Sibekayi w'Umuhusha na Ilayi w'Umwahohi, na Maharayi w'Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa, na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'Umunyapiratoni, na Hurayi wo ku tugezi tw'i Gāshi na Abiyeli w'Umunyaruba, na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini. Bene Hashemu w'Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w'Umuharari, na Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari na Elifali mwene Uri, na Heferi w'Umumekerati na Ahiya w'Umupeloni, na Hesero w'Umunyakarumeli na Nārayi mwene Ezubayi, na Yoweli murumuna wa Natani, na Mibuhari mwene Hagiri, na Seleki w'Umwamoni, na Naharayi w'i Bēroti utwara intwaro za Yowabu mwene Seruya, na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri, na Uriya w'Umuheti na Zabadi mwene Ahilayi, na Adina mwene Shiza w'Umurubeni, umutware w'Abarubeni n'abantu mirongo itatu hamwe na we, na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w'Umumituni, na Uziya w'Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w'Umunyaroweri, na Yediyayeli mwene Shimuri na murumuna we Yoha w'Umutisi, na Eliyeli w'Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w'Umumowabu, na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w'Umumesoba. Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara. Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n'imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini. Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya w'i Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu w'Umunyanatoti. Ishimaya w'i Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo, na Yeremiya na Yahaziyeli na Yohanani, na Yozabadi w'i Gedera, na Eluzayi na Yerimoti na Beyaliya, na Shemariya na Shefatiya w'i Harufu, na Elukana na Ishiya na Azarēli, na Yowezeri na Yoshobeyamu b'Abakōra, na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori. Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo b'abanyambaraga b'intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n'icumu. Amaso yabo yasaga n'ay'intare, bari bafite umuvumbuko nk'uw'impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu. Umukuru ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu, uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya, uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli, uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi, uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi. Abo Bagadi bari abatware b'ingabo, umutoya muri bo yari ahwanye n'abantu ijana, umukuru agahwana n'igihumbi. Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuye irenze inkombe zose birukana abo mu bibaya bose, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba. Bukeye Ababenyamini n'Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome. Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye n'iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.” Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b'umutwe. Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n'Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b'Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.” Ubwo yajyaga i Sikulagi, akezwa na bamwe bo mu Bamanase, Aduna na Yozabadi na Yediyeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi, abatware b'ibihumbi by'Abamanase. Batabara Dawidi barwanya wa mutwe w'abanyazi, bose bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari kandi bari abatware b'ingabo. Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nk'ingabo z'Imana. Kandi iyi ni yo mibare y'imitwe y'ingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindūrire ubwami bwa Sawuli nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri. Abayuda bitwazaga amacumu n'ingabo, bari ibihumbi bitandatu na magana inani biteguye kurwana. Abo mu Basimeyoni, abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu ntambara, bari ibihumbi birindwi n'ijana. Abo mu Balewi na bo bari ibihumbi bine na magana atandatu. Kandi Yehoyada yari umutware w'inzu ya Aroni, ajyana n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi, na Sadoki umusore w'imbaraga w'intwari n'abo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri. Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugeza muri icyo gihe abarutaga ubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli. Abo mu Befurayimu, abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire mu mazu ya ba sekuruza, bari inzovu ebyiri na magana inani. Ab'igice cy'umuryango wa Manase bari inzovu imwe n'ibihumbi munani, abavuzwe mu mazina ngo baze bimike Dawidi. Abo mu Bisakari b'abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo. Abo mu Bazebuluni babashaga kujyana n'ingabo bakarema inteko, bari bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose batari abanyamitima ibiri, bari inzovu eshanu. Abo mu Banafutali, abatware igihumbi bari kumwe n'abitwaje amacumu n'ingabo, bari inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi. Abo mu Badani ababashije kurema inteko, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi munani na magana atandatu. Abo mu Bashēri babashaga kujya mu rugamba bakirema inteko, bari inzovu enye. N'abo hakurya ya Yorodani, Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose, bari agahumbi n'inzovu ebyiri. Izo ngabo zose z'abantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi n'abandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi. Basibirayo gatatu bari kumwe na Dawidi barya banywa, kuko bene wabo bari babahishiye. Kandi n'abari batuye bugufi bwaho ndetse ukageza Isakari n'i Zebuluni n'i Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe n'ingamiya n'inyumbu no ku nka, n'ibyokurya by'amafu n'imibumbe y'imbuto z'umutini n'amasere y'inzabibu zumye, na vino n'amavuta, n'inka n'intama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo. Nuko Dawidi ajya inama n'abatware batwara ibihumbi, n'abatwara amagana n'abandi batware bose. Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu midugudu yabo n'ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi. Tujye kugarura isanduku y'Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.” Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye. Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku y'Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu. Dawidi azamukana n'Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y'Abayuda, kugira ngo bakureyo isanduku y'Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina. Maze baheka isanduku y'Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera. Nuko Dawidi n'Abisirayeli bose biyerekera imbere y'Imana n'imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n'amashako n'ibyuma bivuga, bavuza n'amakondera. Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye. Uburakari bw'Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y'Imana. Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n'ubu. Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y'Imana imuhira iwanjye?” Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w'Umugiti. Isanduku y'Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n'ibyo yari afite byose. Hiramu umwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'abazi kubakisha amabuye n'ababaji, ngo bamwubakire inzu. Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bw'Abisirayeli. Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b'abahungu n'abakobwa. Kandi aya ni yo mazina y'abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo, na Ibuhari na Elishuwa na Elifeleti, na Noga na Nefegi na Yafiya, na Elishama na Bēliyada na Elifeleti. Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira. Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzura ikibaya cy'Abarafa. Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?”Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza.” Nuko bazamukira i Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjye ukuboko kwanjye nk'uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu. Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika. Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya. Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru. Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y'ubushorishori bw'imitugunguru, uhereko utabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z'Abafilisitiya.” Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z'Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri. Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya. Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y'Imana ahantu, ayibambira ihema. Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y'Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y'Imana, bakayiremērwa iteka ryose.” Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y'Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije. Dawidi ateranya bene Aroni n'Abalewi. Muri bene Kohati, umukuru ni Uriyeli na bene se ijana na makumyabiri. No muri bene Merari, umukuru ni Asaya na bene se magana abiri na makumyabiri. No muri bene Gerushomu, umukuru ni Yoweli na bene se ijana na mirongo itatu. No muri bene Elisafani, umukuru ni Shemaya na bene se magana abiri. No muri bene Heburoni, umukuru ni Eliyeli na bene se mirongo inani. No muri bene Uziyeli, umukuru ni Aminadabu na bene se ijana na cumi na babiri. Dawidi ahamagaza Sadoki na Abiyatari abatambyi, n'Abalewi ari bo Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu arababwira ati “Mwebwe muri abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije. Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk'uko itegeko ritegeka.” Nuko abatambyi n'Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli. (Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y'Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk'uko Mose yategetse, uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri. Dawidi abwira abatware b'Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n'inanga n'ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n'ibyishimo. Nuko Abalewi batoranya Hemani mwene Yoweli, no muri bene Asafu mwene Berekiya, no muri bene se bene Merari, Etani mwene Kushaya, kandi hamwe na bo bene wabo aba kabiri kuri bo, ari bo Zekariya na Beni, na Yeziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli, bari abarinzi b'irembo. Uko ni ko batoranije abaririmbyi: Hemani na Asafu na Etani, bazanye ibyuma by'imiringa birenga byo kuvuza cyane. Zekariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli na Uni, na Eliyabu na Māseya na Benaya, bazanye nebelu bazibwirisha ijwi rito. Matitiya na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli na Azaziya, bari bafite inanga babwirisha ijwi ryo mu gituza zo kubaterera indirimbo. Kenaniya umutware w'Abalewi waremērwaga isanduku, ni we wategekaga ibyo kuyiremērwa kuko yari umunyabwenge. Berekiya na Elukana bari abakumirizi b'isanduku. Shebaniya na Yashofati, na Netanēli na Amasiya, na Zekariya na Benaya na Eliyezeri abatambyi, ni bo bagendaga bavuza amakondera imbere y'isanduku y'Imana. Obededomu na Yehiya bari abakumirizi b'irembo ry'isanduku. Nuko Dawidi n'abakuru ba Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi bajya kuzamura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikura kwa Obededomu bishima. Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n'amasekurume y'ihene arindwi. Kandi Dawidi yari yambaye umwitero w'igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n'abaririmbyi na Kenaniya umutware w'abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y'igitare. Uko ni ko Abisirayeli bose bazamuye isanduku y'isezerano ry'Uwiteka basakuriza hejuru, bavuza ihembe n'amakondera n'ibyuma birenga, bacuranga nebelu n'inanga. Nuko bagisohoza isanduku y'isezerano ry'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima. Nuko binjiza isanduku y'Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y'Imana ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro. Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka. Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n'abagore, umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'igiti cy'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye. Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y'isanduku y'Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza. Abo ni aba: Asafu yari umukuru agakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n'inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane, na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y'isanduku y'isezerano ry'Imana. Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka. Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. Mumuririmbire, mumuririmbire n'ishimwe,Muvuge imirimo itangaza yakoze yose. Mwīrāte izina rye ryera,Imitima y'abashaka Uwiteka yishime. Mushake Uwiteka n'imbaraga ze,Mushake mu maso he iteka ryose. Mwibuke imirimo itangaza yakoze,Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke. Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe,Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije, Uwiteka ni we Mana yacu,Amateka ye ari mu isi yose. Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose,Ijambo yategetse ibihe ibihumbi. Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,N'indahiro yarahiye Isaka, Akayikomereza Yakobo kuba itegeko,Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira. Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy'i Kanāni,Kuba umwandu ukugerewe.” Umubare wabo ukiri muke,Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu. Bazereraga mu mahanga atari amwe,Bava mu gihugu cy'umwami bakajya mu kindi. Ntiyakundira umuntu ko abarenganya,Ndetse yabacyahiye abami. Ati “Ntimukore ku bo nasīze,Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese,Mwerekane agakiza ke uko bukeye. Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane,Kandi ateye ubwoba arusha imana zose. Kuko imana z'abanyamahanga zose ari ibigirwamana,Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru. Icyubahiro n'igitinyiro biri kuri we,Imbaraga n'ibyishimo biri iwe. Mwa miryango y'amahanga mwe,mwāturire Uwiteka yuko afite icyubahiro n'imbaraga. Mwāturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro,Muze imbere ye muzanye ituro,Musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera. Mwe abari mu isi mwese mwe,Muhindire imishitsi imbere ye,Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega. Ijuru rinezerwe isi yishime,Bavugire mu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.” Inyanja ihorerane n'ibiyuzuye,Mu gasozi hishimane n'ibihari byose. Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo imbere y'Uwiteka,Kuko azanwa no gucira abari mu isi imanza. Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11 Muvuge muti “Mana y'agakiza kacu, udukize.”Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga,Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,Twishimire ishimwe ryawe. Uwiteka Imana y'Abisirayeli isingizwe,Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka. Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y'iyo sanduku, nk'uko byari bikwiriye imirimo y'iminsi yose, na Obededomu na bene se mirongo itandatu n'umunani, kandi Obededomu mwene Yedutuni na Hosa baba abakumirizi. Kandi ashyiraho Sadoki umutambyi, na bene se b'abatambyi imbere y'ihema ry'Uwiteka ryari ku kanunga k'i Gibeyoni, kugira ngo bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk'uko byari byaranditswe byose mu mategeko y'Uwiteka yategetse Abisirayeli. Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n'abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n'ibyuma birenga by'abantu bajyaga bavuza, bagiraga n'ibintu bitera indirimbo z'Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo. Abantu bose baherako barataha umuntu wese ajya iwe, Dawidi asubira iwe ajya gusabira inzu ye umugisha. Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y'imyerezi, ariko isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ikaba mu ihema.” Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.” Iryo joro ijambo ry'Imana rigera kuri Natani, iravuga iti “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo, kuko ntabwo nigeze kuba mu nzu uhereye ku munsi nazamuriye Abisirayeli kugeza ubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturo nkajya mu bundi. Mbese ahantu hose nagendaniye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n'umucamanza wese w'Abisirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu y'imyerezi?’ “Nuko ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuye mu rugo rw'intama no mu bwungeri bwazo, ngo ube umwami w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n'amazina y'abakomeye bo mu isi. Kandi nzagerera ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimuka ukundi. Kandi abanyarugomo ntibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere, nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu. “ ‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruza nigera, nzaherako mpagarike urubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomeze ubwami bwe. Uwo ni we uzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. Nzamubera se na we azambera umwana. Sinzamukuraho imbabazi zanjye nk'uko nazikuye ku wakubanjirije. Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’ ” Ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi. Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n'inzu yanjye ni iki, nkawe kunzana ukarinda ungeza aha? Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, ariko uvuze no ku by'inzu y'umugaragu wawe bizashyira kera, kandi urarebye umpwanya n'umuntu w'umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana. Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by'icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe. Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreye umugaragu wawe nk'uko umutima wawe wibwira, kugira ngo werekane ibyo bikomeye byose. Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk'uko twabyumvishije amatwi yacu byose. Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n'ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa? Kuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugize abantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo. “Nuko none Uwiteka, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandi ugenze nk'uko uvuze. Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y'Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe, kuko ari wowe Mana yanjye, uhishuriye umugaragu wawe yuko uzanyubakira inzu. Ni cyo gitumye umugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe. Kandi none Uwiteka, ni wowe Mana usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza, ukishimira guha inzu y'umugaragu wawe umugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwiteka uyihaye umugisha, izahorana umugisha iteka ryose.” Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n'imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya. Anesha n'i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano. Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w'i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate. Dawidi amunyaga amagare igihumbi n'abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by'amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana. Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje gutabara Hadarezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w'i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose. Dawidi anyaga n'ingabo z'izahabu zatwarwaga n'abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu. Kandi i Tibuhati n'i Kuni, imidugudu ya Hadarezeri, Dawidi ayikuramo imiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy'umuringa, n'inkingi n'ibintu by'imiringa. Bukeye Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeri umwami w'i Soba, atuma umwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuha impundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose, na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki. Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy'umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani. Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose. Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose. Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge, na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wari umwanditsi, na Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikije umwami. Hanyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye. Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro. Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?” Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza. Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.” Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n'Abamoni bohereza italanto z'ifeza igihumbi kugurira amagare n'abagendera ku mafarashi by'i Mezopotamiya, n'ibyo muri Aramumāka n'iby'i Soba. Nuko bigurira amagare inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, bagurira n'umwami w'i Māka n'ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana. Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'abanyambaraga zose. Maze Abamoni bava mu mudugudu birema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bari ukwabo ku gasozi. Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n'inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n'Abasiriya. Abandi bantu basigaye abaha murumuna we Abishayi, na bo birema urugamba bahangana n'Abamoni. Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna. Komera turwane kigabo ku bw'ubwoko bwacu n'imidugudu y'Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.” Nuko Yowabu n'abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga. Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumuna wa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu. Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w'ingabo za Hadarezeri ho umugaba. Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we. Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w'ingabo. Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y'Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n'Abasiriya bahakana ko batazongera kuvuna Abamoni ukundi. Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy'Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya. Dawidi yenda ikamba ry'umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y'izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y'igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane. Akuramo n'abantu bo muri wo, abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y'Abamoni yose, hanyuma Dawidi n'ingabo ze zose basubira i Yerusalemu. Hanyuma y'ibyo habaho intambara y'Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w'Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b'igihanda, maze baraneshwa. Bukeye hongera kuba intambara y'Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w'Umugiti, uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti kiboherwaho imyenda. Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n'amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda. Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica. Abo babyawe na cya gihanda cy'i Gati, batsembwa na Dawidi n'abagaragu be. Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Dawidi abwira Yowabu n'abatware b'abantu ati “Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.” Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza?” Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubira i Yerusalemu. Yowabu azanira Dawidi umubare w'abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n'agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune n'inzovu ndwi, abagabo bambara inkota. Ariko ntiyabariyemo Abalewi n'Ababenyamini, kuko ijambo ry'umwami ryari ryamuzinuye. Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli. Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfu bwinshi.” Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati “Genda ubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’ ” Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyo ushaka ari uguterwa n'inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n'ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y'Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w'Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.” Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y'Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y'abantu.” Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi. Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati “Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika w'Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi. Dawidi yubura amaso abona marayika w'Uwiteka ahagaze hagati y'isi n'ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n'abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye. Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby'ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n'inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.” Nuko marayika w'Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi. Nuko Dawidi azamurwa n'ijambo rya Gadi avuze mu izina ry'Uwiteka. Orunani arahindukira abona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunani yahuraga ingano. Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunani arebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubika amaso imbere ya Dawidi. Dawidi aherako abwira Orunani ati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugira ngo mugiga ikurwe mu bantu.” Orunani abwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami, ukore uko ushaka. Dore nguhaye inka ho ibitambo byoswa, nguhaye n'ibihurisho ho inkwi, n'ingano ngo zibe ituro ry'ifu. Byose ndabitanze.” Umwami Dawidi abwira Orunani ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.” Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu. Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy'igitambo cyoswa. Uwiteka ategeka marayika, asubiza inkota ye mu rwubati rwayo. Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo, Kuko ihema ry'Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n'icyotero cy'ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni. Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w'Uwiteka. Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y'Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy'ibitambo byoswa ku bw'Abisirayeli.” Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b'amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y'Imana. Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z'inzugi z'amarembo n'ibyo guteranya ibintu, n'imiringa myinshi cyane itagira akagero, n'ibiti by'imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n'Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi. Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy'icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga. Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu. Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu. Ariko ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye. Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n'ihumure ku ngoma ye. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ” “None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk'uko yabikuvuzeho. Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y'Uwiteka Imana yawe. Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n'amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima. Dore mu miruho yanjye niteguriye inzu y'Uwiteka italanto z'izahabu agahumbi, n'iz'ifeza agahumbagiza, n'imiringa n'ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n'ibiti n'amabuye, nawe uzīyongerere. Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n'abatema ibiti, n'abantu bose b'abanyabukorikori ku murimo wose. Dore izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.” Kandi Dawidi ategeka n'abatware b'Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati “Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu be. None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n'ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw'Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka n'ibintu byera by'Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry'Uwiteka.” Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, yimika umuhungu we Salomo ngo abe umwami wa Isirayeli. Ateranya abatware ba Isirayeli bose n'abatambyi n'Abalewi. Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y'ubukuru n'abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n'ibihumbi munani. Kuri abo inzovu ebyiri n'ibihumbi bine, bari abo gutwara umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, kandi ibihumbi bitandatu bari abatware n'abacamanza. Abandi ibihumbi bine bari abakumirizi, n'abandi ibihumbi bine bari abo guhimbarisha Uwiteka ibintu nakoze, (ni ko Dawidi yavuze) ngo babimushimishe. Dawidi abaremamo ibice uko abahungu ba Lewi bari bari, Gerushoni na Kohati na Merari. Mu Bagerushoni ni Lādani na Shimeyi. Bene Lādani, umukuru ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli, uko ari batatu. Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani, uko ari batatu. Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza ba Lādani. Bene Shimeyi ni Yahati na Zina, na Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari bene Shimeyi. Yahati ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ziza. Ariko Yewushi na Beriya ntibagiraga abana b'abahungu benshi, ni cyo cyatumye bababumbira hamwe bakabagira inzu imwe ya ba sekuruza. Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli uko ari bane. Bene Amuramu ni Aroni na Mose, kandi Aroni yatoranijwe kugira ngo ajye yeza ibintu byera cyane we n'abahungu be iteka ryose, bakosereza imibavu imbere y'Uwiteka bakamukorera, bagasabira umugisha mu izina rye iminsi yose. Ariko Mose umuntu w'Imana, abahungu be babarwaga mu muryango wa Lewi. Abahungu ba Mose ni Gerushomu na Eliyezeri. Bene Gerushomu, Shebuweli ni we wari mukuru. Bene Eliyezeri, Rehabiya ni we wari mukuru. Kandi Eliyezeri nta bana b'abahungu yagiraga, ariko abahungu ba Rehabiya baba benshi cyane. Bene Isuhari, Shelomiti ni we wari mukuru. Bene Heburoni, Yeriya ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu. Bene Uziyeli, Mika ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ishiya. Bene Merari ni Mahali na Mushi. Bene Mahali ni Eleyazari na Kishi. Eleyazari apfa ari nta bana b'abahungu yabyaye, keretse abakobwa gusa. Bene se wabo ari bo bene Kishi, barabarongora. Bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yeremoti, uko ari batatu. Abo ni bo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza b'ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Ni bo bakoraga umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, ari abantu bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije. Kuko Dawidi yari yavuze ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihaye ubwoko bwayo ihumure kandi iba i Yerusalemu iteka ryose, kandi Abalewi ntibazaba bacyongera guheka ihema n'ibintu byakorewe umurimo waryo byose.” Amagambo ya Dawidi yaherutse ni yo yatumye Abalewi babarwa, abari bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije, kuko umurimo wabo wari uwo gufasha bene Aroni mu murimo w'inzu y'Uwiteka mu bikari no mu byumba, n'iyo bezaga ibintu byera byose, n'iby'umurimo bakoraga mu nzu y'Imana, kandi n'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, n'ifu y'ingezi yo gutura amaturo y'ifu y'impeke, ay'udutsima tudasembuwe, n'ay'ibyakarangwaga ku byuma, n'ay'ibirunzwemo amavuta, n'iby'indengo n'imibyimba bitari bimwe, no guhagarara uko bukeye bagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi na nimugoroba bakabigenza batyo, no gutambira Uwiteka ibitambo byoswa byose, ku masabato no ku mboneko z'amezi no mu birori byategetswe, nk'uko umubare wabyo wari uri ukurikije amategeko yabyo, (bigakorwa) ubudasiba imbere y'Uwiteka, no kurinda ihema ry'ibonaniro aho barindishijwe, n'Ahera aho barindishijwe, n'ibya bene Aroni bene wabo barindishijwe, ngo bajye bakora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka. Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w'ubutambyi. Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk'uko ibihe byabo byari biri. Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b'amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani. Uko ni ko bagabanijwe n'ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b'ubuturo bwera n'abatware b'Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari. Nuko Shemaya mwene Netanēli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y'umwami n'abatware n'imbere y'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'ab'Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n'indi itoranirizwa Itamari. Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya. Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu. Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini. Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya. Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya. Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu. Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu. Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri. Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n'umunani Hapisesi. Ubwa cumi n'icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli. Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli. Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya. Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y'Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse. Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya. Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru. Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati. Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu. Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri. Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya. Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno. Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi. Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b'abahungu yari afite. Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli. Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti.Abo ni bo bahungu b'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari. Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y'Umwami Dawidi n'imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'Abalewi. Umutware w'inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we. Kandi Dawidi n'abatware b'ingabo, batoraniriza uwo murimo bamwe bo muri bene Asafu n'aba Hemani n'aba Yedutuni, ngo bahanuze inanga na nebelu n'ibyuma bivuga. Amazina y'abakoraga uwo murimo uko bajyaga ibihe ni aya: Abo muri bene Asafu ni Zakuri na Yosefu, na Netaniya na Asarela abahungu ba Asafu, batwarwaga na Asafu wahanuraga uko itegeko ry'umwami ryari riri. Aba Yedutuni, abahungu be ni Gedaliya na Seri, na Yeshaya na Hashabiya na Matitiya, uko ari batandatu batwarwaga na se Yedutuni, wagiraga inanga ahanura mu buryo bwo gushima no guhimbaza Uwiteka. Aba Hemani, abahungu be Bukiya na Mataniya na Uziyeli, na Shebuweli na Yerimoti na Hananiya, na Hanani na Eliyata na Gidaliti' na Romamutiyezeri na Yoshibekasha, na Maloti na Hotiri na Mahaziyoti. Abo bose bari abahungu ba Hemani bamenya w'umwami mu magambo y'Imana, wo gushyira hejuru ihembe. Imana iha Hemani abahungu cumi na bane n'abakobwa batatu. Abo bose batwarwaga na se, bakaririmbira mu nzu y'Uwiteka babwira ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, ngo bakore umurimo wo mu nzu y'Imana, kandi Asafu na Yedutuni na Hemani bategekwaga n'umwami. Nuko umubare wabo hamwe na bene wabo, abari bigishijwe kuririmbira Uwiteka, abahanga bose bari magana abiri na mirongo inani n'umunani. Maze bafindira imirimo yabo ubufindo bose baranganya, aboroheje n'abakomeye, umwigisha n'umwigishwa. Nuko ubufindo bwa mbere butoranya Yosefu, ku bwa Asafu.Ubwa kabiri Gedaliya, we na bene se n'abahungu be bari cumi na babiri. Ubwa gatatu Zakuri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa kane Isuri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa gatanu Netaniya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa gatandatu Bukiya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa karindwi Yesharela n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa munani Yeshaya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cyenda Mataniya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi Shimeyi n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na bumwe Azarēli n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na bubiri Hashabiya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na butatu Shubayeli n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na bune Matitiya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na butanu Yerimoti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi na butandatu Hananiya n'abahungu be na bene, se bari cumi na babiri. Ubwa cumi na burindwi Yoshibekasha n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi n'umunani Hanani n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa cumi n'icyenda Maloti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa makumyabiri Eliyata n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na bumwe Hotiri n'abahungu be na bene se bari cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na bubiri Gidaliti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na butatu Mahaziyoti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na bune Romamutiyezeri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri. Ibihe by'abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu. Meshelemiya yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Zekariya, uw'ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli, uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi. Obededomu na we yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Shemaya, uw'ubuheta ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli, uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomu umugisha. Kandi umuhungu we Shemaya abyara abana b'abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari. Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya. Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n'abahungu babo na bene se, abantu b'abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri. Meshelemiya yari afite abana b'abahungu, na bene se abagabo b'intwari cumi n'umunani. Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b'abahungu. Shimuri ni we wari umukuru wabo (kuko nubwo atari uw'imfura, se yamugize umutware). Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu. Ibihe by'abakumirizi byari ibyabo, ni byo by'abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka. Bafindira aboroheje n'abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose. Ubwo ku ruhande rw'iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindira umuhungu wa Zekariya umujyanama w'umunyabwenge, ubwe bwerekana uruhande rw'ikasikazi. Kandi ubwa Obededomu bwerekana uruhande rw'ikusi, n'abahungu be bahabwa ububiko. Ubwa Shupimu na Hosa bwerekana uruhande rw'iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n'abarinzi bandi. Uruhande rw'iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n'urw'ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw'ikusi babaga bane uko bukeye, n'ab'ububiko babiri babiri. Kandi i Parubari h'iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari. Ibyo ni byo bihe by'abakumirizi bo muri bene Kōra, n'abo muri bene Merari. Mu Balewi, Ahiya ni we wari umutware w'ububiko bw'inzu y'Imana, kandi w'ububiko bw'ibintu byashinganywe. Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b'amazu ya ba sekuruza ya Lādani w'Umugerushoni, ni Yehiyeli. Bene Zetamu na murumuna we Yoweli, ni bo bari abatware b'ububiko bw'inzu y'Uwiteka. Mu Bamuramu no mu Bisuhari, no mu Baheburoni no mu Buziyeli, Shebuweli mwene Gerushomu mwene Mose, ni we wari umutware w'ububiko. Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti. Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b'ububiko bw'ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana n'abagaba b'ingabo bashinganye. Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusana inzu y'Uwiteka. Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye, umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se. Mu Bisuhari, Kenaniya n'abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimo wo hanze, bakaba abatware n'abacamanza. Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimo w'Uwiteka wose no ku murimo w'umwami. Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby'Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy'amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b'abanyambaraga b'intwari i Yazeri y'i Galeyadi.) Na bene se, abagabo b'intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, cy'ibintu by'Imana byose n'icy'iby'umwami. Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreraga umwami umurimo wose w'ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w'igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n'umutware w'abagaba b'ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere. Dodayi w'Umwahohi, ni we wari umutware w'igihe cy'ukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba w'ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Benaya uwo ni we wari umugabo w'umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye. Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n'umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Shamuhuti w'Umwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Helesi w'Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Abiyezeri w'Umunyanatoti w'Ababenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Maharayi w'Umunyanetofa w'Abazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Benaya w'Umunyapiratoni w'Abefurayimu, ni we wari umutware wa cumi n'umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Heludayi w'Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. Kandi abatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w'Abarubeni ni Eliyezeri umuhungu w'umutware Zikiri, mu w'Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka, mu w'Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki. Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli. Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli, mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya. Mu gice cy'uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri. Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b'imiryango ya Isirayeli. Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y'ubukuru n'abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n'inyenyeri zo mu ijuru. Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma y'Umwami Dawidi. Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware w'ububiko bw'umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware w'ububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome, Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka. Shimeyi w'i Rama ni we wari umutware w'inzabibu, na Zabudi w'i Shifimu ni we wari umutware w'imbuto z'inzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino. Bālihanani w'i Gederi ni we wari umutware w'imyelayo n'imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware w'ububiko bw'amavuta. Shiturayi w'i Sharoni ni we wari umutahira w'amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira w'amashyo yo mu mibande. Obili w'Umwishimayeli ni we wari umutware w'ingamiya, na Yedeya w'Umunyameronoti ni we wari umutware w'indogobe. Yazizi w'Umuhagari ni we wari umutahira w'imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b'ibintu by'Umwami Dawidi. Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo w'umunyabwenge kandi w'umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b'umwami. Ahitofeli ni we wari umujyanama w'umwami, na Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami. Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo z'umwami. Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n'abatware b'imiryango n'abatware b'imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware b'ibintu byose n'amatungo by'umwami, n'abahungu be n'inkone, n'abagabo b'abanyambaraga b'intwari bose. Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima kuzubakira Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n'intebe y'ibirenge by'Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka. Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uri umugabo w'umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’ Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w'Abisirayeli bose. Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b'abahungu benshi), atoranyamo umuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y'ubwami bw'Uwiteka, ategeka Isirayeli. “Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n'ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se. Kandi nzakomeza ubwami bwe iteka ryose, nagira umwete wo kwitondera amategeko n'amateka byanjye nk'uko ameze kuri ubu.’ “Nuko rero imbere y'Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry'Uwiteka, kandi imbere y'Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y'Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose. “Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose. Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore.” Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo icyitegererezo cy'ibaraza ry'urusengero, n'icy'amazu yarwo n'icy'ububiko bwarwo, n'icy'ibyumba byarwo byo hejuru, n'ibyo muri rwo imbere, n'icy'ahantu h'intebe y'ihongerero. N'icyitegererezo cy'ibyo yaheshejwe n'umwuka byose, iby'ibikari by'inzu y'Uwiteka, n'iby'ibyumba biyikikije byose, n'ububiko bw'inzu y'Imana, n'ububiko bw'ibintu byashinganywe. Kandi n'iby'ibihe by'abatambyi n'Abalewi, n'iby'imirimo yose yakorerwaga inzu y'Uwiteka, n'iby'ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka. Kandi amuha izahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by'izahabu byose bikoreshwa imirimo yose, amuha n'ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by'ifeza byose bikoreshwa imirimo yose. Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by'amatabaza n'amatabaza yabyo y'izahabu, agera izahabu z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, kandi amugerera n'ifeza z'ibitereko by'amatabaza by'ifeza, agera ifeza z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa. Amugerera n'izahabu z'ameza y'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, izahabu z'ameza yose, kandi n'ifeza z'ameza y'ifeza, n'ibyo kwaruza inyama n'ibyungu n'ibikombe by'izahabu nziza, agerera icyungu cy'izahabu cyose izahabu zacyo, n'icy'ifeza cyose ifeza zacyo. Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n'izahabu z'igishushanyo cy'igare, n'ibishushanyo by'abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y'isezerano ry'Uwiteka. Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n'ibyanditswe n'ukuboko k'Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.” Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y'ibizakoreshwa mu nzu y'Uwiteka izarangirira. Kandi dore hariho n'ibihe by'abatambyi n'Abalewi by'umurimo wose w'inzu y'Imana, kandi mu murimo w'uburyo bwose uzaba ufite umuntu w'umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n'abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.” Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y'inyumba itazaba iy'abantu, ahubwo izaba iy'Uwiteka Imana. Jyewe niteguye inzu y'Imana yanjye uko nshoboye kose, nshaka izahabu z'ibintu by'izahabu, n'ifeza z'ibintu by'ifeza, n'imiringa y'ibintu by'imiringa, n'ibyuma by'ibintu by'ibyuma, n'ibiti by'ibintu by'ibiti, n'amabuye yitwa shohamu n'ayandi mabuye yo guhunda, n'amabuye arabagirana n'ay'amabara menshi, n'ay'igiciro cyinshi y'amoko yose, n'amabuye yitwa marimari atagira akagero. Kandi rero ku bw'urukundo nkunze inzu y'Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw'izahabu n'ifeza, mbuhaye inzu y'Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose, n'italanto z'izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n'italanto z'ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo gutera ku nsika z'amazu, izahabu z'ibintu by'izahabu n'ifeza z'ibintu by'ifeza, n'iz'ibintu by'uburyo bwose bikorwa n'abanyamyuga b'abahanga. Nuko rero, uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?” Maze abatware b'amazu ya ba sekuruza n'abatware b'imiryango ya Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware b'imirimo y'umwami batangana umutima ukunze. Batanga italanto z'izahabu ibihumbi bitanu na dariki inzovu imwe, n'italanto z'ifeza inzovu imwe, n'italanto z'imiringa inzovu imwe n'ibihumbi munani, n'italanto z'ibyuma agahumbi ngo bikoreshwe umurimo w'inzu y'Imana. Kandi abari bafite amabuye y'igiciro cyinshi barayatanga, bayashyira mu by'ubutunzi bw'inzu y'Uwiteka, bwatwarwaga na Yehiyeli w'Umugerushoni. Maze abantu banezezwa n'uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafite umutima utunganye, kandi n'Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi. Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y'iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose. Uwiteka, gukomera n'imbaraga n'icyubahiro, no kunesha n'igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n'ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose. Ubutunzi n'icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe. Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry'icyubahiro. “Ariko nkanjye ndi nde n'abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho? Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n'igicucu, nta byiringiro byo kurama. Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe. Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n'imitima ikunze, biranezeza. Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sogokuruza bacu, ibyo ujye ubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo, utunganye imitima yabo ikwerekereho. Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n'ibyo wahamije n'amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n'inzu y'inyumba niteguriye kuyubaka.” Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n'umwami. Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, hamwe n'amaturo y'ibyo kunywa ari hamwe na byo, n'ayandi maturo menshi cyane ku bw'Abisirayeli bose. Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y'Uwiteka banezerewe cyane.Bongera kwimika Salomo umuhungu w'Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y'Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi. Nuko Salomo yicara ku ntebe y'ubwami y'Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira. Abatware bose n'abagabo b'abanyambaraga, n'abana b'Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo. Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y'Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy'ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli. Dawidi mwene Yesayi yategetse Abisirayeli bose, kandi igihe yamaze ku ngoma mu Bisirayeli ni imyaka mirongo ine. I Heburoni yahategetse imyaka irindwi, maze ategeka imyaka mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu. Atanga ageze mu za bukuru asaza neza amaze iminsi myinshi, ari umutunzi n'umunyacyubahiro. Maze umuhungu we Salomo yima ingoma ye. Kandi ibyo Umwami Dawidi yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, no mu magambo y'umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya, hamwe n'ibyo gutegeka kwe kose no gukomera kwe, n'ibyabaye mu Bisirayeli ku ngoma ye, no mu bami bose bo muri ibyo bihugu. Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane. Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abacamanza n'ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza. Nuko Salomo ajyana n'iteraniro ryose bajya ku kanunga k'i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry'ibonaniro ry'Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w'Uwiteka yakoreye mu butayu. Ariko isanduku y'Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu. Ariko icyotero cy'umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y'ubuturo bw'Uwiteka. Aho ni ho Salomo n'iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka. Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy'umuringa imbere y'Uwiteka, cyabaga imbere y'ihema ry'ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi. Mu ijoro ry'uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye. None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w'abantu bangana n'umukungugu w'isi ubwinshi. Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n'ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?” Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n'ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye, ubwenge n'ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n'ubutunzi n'ibintu n'icyubahiro, bitigeze kubonwa n'umwami n'umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n'ibyawe.” Nuko Salomo ava ku kanunga k'i Gibeyoni imbere y'ihema ry'ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli. Salomo ateranya amagare n'abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu n'ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n'i Yerusalemu ku murwa w'umwami. Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiza ifeza n'izahabu bitekerezwa ko ari nk'amabuye, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibaya ubwinshi. Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzi b'umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo. Ku igare rimwe ryazamukaga rikava muri Egiputa batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n'abami b'Abaheti n'ab'i Siriya. Salomo amaramaza kubakira izina ry'Uwiteka inzu, no kubaka inzu y'ubwami. Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'abantu inzovu munani bo kubāza amabuye mu misozi, n'abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira. Salomo atuma kuri Hiramu umwami w'i Tiro ati “Nk'uko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye. Dore ndenda kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bw'imitsima ihora imurikwa imbere y'Uwiteka, no ku bw'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z'amezi, no ku birori byashyizweho by'Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe. Kandi n'inzu nenda kubaka ni nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose. Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere? Nuko none unyoherereze umugabo w'umuhanga, uzi gukora iby'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'imyenda y'imihengeri n'iya kamurari n'iy'imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y'uburyo bwose, kugira ngo abane n'abagabo b'abahanga turi kumwe i Buyuda n'i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye. Kandi unyoherereze imyerezi n'imiberoshi, n'ibiti bisa n'imisagavu by'i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n'abagaragu bawe, kugira ngo bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubaka izaba nini bitangaje. Kandi dore nzaha abagaragu bawe b'ababaji batsinda ibiti, indengo z'ingano zihuye inzovu ebyiri, n'indengo za sayiri inzovu ebyiri, n'incuro z'intango za vino inzovu ebyiri, n'ibibindi by'amavuta inzovu ebyiri.” Nuko Hiramu umwami w'i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.” Kandi Hiramu yongera kuvuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n'isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge n'ubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu y'ubwami. None ntumye umugabo w'umuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu, umwana w'umugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo w'i Tiro, umuhanga w'imirimo y'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'amabuye n'ibiti n'imyenda y'imihengeri, n'iy'imikara ya kabayonga n'iy'igitare cyiza n'iya kamurari, kandi azi no gukeba amabara y'uburyo bwose no guhimba uburyo bwose buhimbwa, kugira ngo ahabwe umwanya hamwe n'abagaragu bawe b'abahanga, n'abahanga ba databuja umukambwe wawe Dawidi. Nuko rero ingano na sayiri n'amavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be, natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk'ibihare tubigeze i Yopa, nawe uzabizamura ubigeze i Yerusalemu.” Bukeye Salomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, uko umubare wari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana atandatu. Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'inzovu umunani bo kubāza amabuye mu misozi, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha. Nuko Salomo atangira kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi. Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma. Uko ni ko imfatiro zanganaga, izo Salomo yashyizeho ngo yubake inzu y'Imana. Uburebure bwayo bw'umurambararo, ku rugero rw'abakera bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, n'ibaraza ryari imbere y'inzu uburebure bwaryo bw'umurambararo, uko ubugari bw'inzu bwari buri bwari mikono makumyabiri, n'uburebure bwaryo bw'igihagararo bwari ijana na makumyabiri, imbere ariteraho izahabu nziza. Mu nzu nini arandamo urusenge rw'imbaho z'imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n'imikufi. Inzu yose ayishyiraho amabuye y'igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu. Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburiti no mu irebe ry'umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n'abakerubi ku nzu. Yubakamo indi nzu ari yitwa Ahera cyane, uburebure bwayo bw'umurambararo uko ubugari bw'inzu yose bwari buri bwari mikono makumyabiri, n'ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, ayiteraho izahabu itunganijwe, kuremera kwayo kwari gufite igiciro cy'italanto magana atandatu. Kuremera kw'imbereri kwari gufite igiciro cya shekeli z'izahabu mirongo itanu. Atera izahabu no ku byumba byo hejuru. Mu nzu yitwa Ahera cyane, aremeramo ibishushanyo by'abakerubi bibiri abiteraho izahabu. Amababa y'ibishushanyo by'abakerubi, uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri. Ibaba ry'igishushanyo cya mbere ryari mikono itanu rigera ku nzu, irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n'ibaba ry'igishushanyo cya kabiri cy'umukerubi. Kandi ibaba ry'igishushanyo cya kabiri cy'umukerubi ryari mikono itanu rigera ku nzu, n'irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n'ibaba ry'igishushanyo cya mbere cy'umukerubi. Amababa y'ibyo bishushanyo by'abakerubi bifatanye urunana yari mikono makumyabiri, byari bihagaritse ibirenge byabyo, amaso yabyo yerekeye inzu. Umwenda ukingiriza awubohesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubwa kamurari n'ubw'igitare cyiza, ayishushanyaho abakerubi. Imbere y'inzu ateraho inkingi ebyiri, uburebure bwazo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu n'itanu, n'umutwe w'inkingi yose wari mikono itanu. Arema imikufi nk'iyo mu buturo bwera, ayishyira ku mitwe y'izo nkingi ashushanya n'imbuto z'amakomamanga ijana, azishyira ku mikufi. Nuko inkingi azitera imbere y'urusengero, imwe iburyo n'iyindi ibumoso. Iy'iburyo ayita Yakini, iy'ibumoso ayita Bowazi. Kandi arema icyotero cy'umuringa, uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri, n'ubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, n'uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono cumi. Arema n'igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw'urugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu. Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by'inka, mu mukono umwe wacyo w'intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo. Cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, eshatu zarebaga ikasikazi, izindi eshatu zarebaga iburengerazuba, izindi eshatu zarebaga ikusi, izindi eshatu zarebaga iburasirazuba. Igikarabiro kidendeje cyari giteretswe hejuru yazo, zari ziteranye imigongo. Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandi urugara rwacyo rwaremwe nk'urugara rw'urwabya, cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bitatu. Arema n'ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by'igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy'abatambyi cyo gukarabiramo. Arema ibitereko by'izahabu by'amatabaza cumi nk'uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n'ibindi bitanu ibumoso. Abaza n'ameza cumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo n'atanu ibumoso, arema n'ibyungu by'izahabu ijana. Kandi yubaka urugo rw'abatambyi, inyuma yubakaho n'urundi runini. Kandi ateraho n'inzugi ku marembo y'urugo, izo nzugi aziteraho imiringa. Igikarabiro kidendeje agishyira iruhande rw'iburyo rw'inzu, iburasirazuba herekeye ikusi. Huramu na we acura ibisa n'ibibindi, n'ibyuma byo kuyora ivu n'ibyungu. Nuko Huramu arangiza umurimo w'inzu y'Imana yakoreraga Umwami Salomo. Inkingi zombi n'imperezo n'imitwe yombi yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y'inkingi, n'imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushya ebyiri z'imbuto z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y'inkingi, n'ibitereko n'ibikarabiro byari hejuru yabyo, n'igikarabiro kidendeje n'inka cumi n'ebyiri zari munsi yacyo, n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu n'ibyo kwaruza inyama, ibyo byose Huramu yabikoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, abikoze mu miringa isenwe. Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba, hagati y'i Sukoti n'i Sereda. Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye. Salomo arema ibintu byose byari mu nzu y'Imana, n'icyotero cy'izahabu n'ameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho, n'ibitereko by'amatabaza n'amatabaza yabyo, kugira ngo yake imbere y'ubuturo bwera nk'uko itegeko ryari riri, byari iby'izahabu nziza itunganyijwe, n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama by'izahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose, n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero by'izahabu nziza. Kandi umuryango w'inzu, inzugi z'imbere z'Ahera cyane n'inzugi z'inzu yitwa urusengero, byari izahabu. Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby'ifeza n'izahabu n'ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y'Imana. Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b'Abisirayeli, n'abatware b'imiryango bose n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni. Nuko abagabo b'Abisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi. Abakuru b'Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku, bazamura isanduku n'ihema ry'ibonaniro n'ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n'abatambyi b'Abalewi. Umwami Salomo n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere y'isanduku, batamba inka n'intama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi. Maze abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi, kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'ahantu h'isanduku, bagatwikira isanduku n'imijisho yayo. Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na n'ubu. Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa. Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo, kandi n'Abalewi b'abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni n'abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, bahagaze iruhande rw'icyotero rw'iburasirazuba bari kumwe n'abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera). Ubwo abavuzaga amakondera n'abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n'amakondera n'ibyuma bivuga n'ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati“Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y'Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw'igicu, kuko icyubahiro cy'Uwiteka cyuzuye inzu y'Imana. Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi. Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” Umwami arahindukira aha iteraniro ry'Abisirayeli ryose umugisha, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari rihagaze. Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kuba umutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Ariko noneho ntoranije i Yerusalemu, kugira ngo abe ari ho izina ryanjye riba, kandi ntoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ “Nuko umukambwe wanjye Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu. Ariko Uwiteka aramubwira ati ‘Wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza kuko wabigambiriye mu mutima wawe, ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo umwana wawe uzikurira mu nda, uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’ “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze, kuko mpagurutse mu cyimbo cy'umukambwe wanjye Dawidi, nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye, kandi nujuje inzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, ni ho nabonye ubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye n'Abisirayeli.” Aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka iteraniro ry'Abisirayeli ryose rihari, atega amaboko ye. Kandi Salomo yari yararemye ikintu gisa n'uruhimbi cy'imiringa, uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono itanu, ubugari bwacyo bwari mikono itanu, n'uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu, agishinga mu rugo hagati agihagararaho, maze apfukama imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, atega amaboko ayerekeje ku ijuru. Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n'umutima wose. Wakomeje ibyo wasezeranye n'umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wabivugishije akanwa kawe none ubisohoresheje ukuboko kwawe. Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’ Nuko Uwiteka Mana ya Isirayeli, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe Dawidi urihamye. “Ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n'abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse. Ariko wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe ngusengera imbere, kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n'ahantu wavuze ko uzashyira izina ryawe ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha. Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'ukw'abantu bawe b'Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ari bwo ijuru, kandi uko uzajya wumva ubabarire. “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru utegeke, ucire abagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk'uko gukiranuka kwabo kuri. “Abantu bawe b'Abisirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe b'Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza. “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye, ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n'abantu bawe b'Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo. “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose, maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b'Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n'umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose, wowe uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu), kugira ngo bakubahe bagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruza bakiriho. “Kandi iby'umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe rikuru, n'amaboko yawe akomeye n'ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk'uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe. “Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n'inzu nubakiye izina ryawe, ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwanira. “Nibagucumuraho (kuko ari nta muntu udacumura) ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi, ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukira bakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo bavuga bati ‘Twaracumuye, tugira ubugoryi dukora nabi’, nibakugarukira n'umutima wose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe, ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubabarire abantu bawe bagucumuyeho ubakiranurire ibyabo. “Nuko Mana yanjye ndakwinginze, amaso yawe arebe n'amatwi yawe yumve ishengesho ryose rizasengerwa aha. Nuko rero none Uwiteka Mana, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe wowe ubwawe n'isanduku y'icyubahiro cyawe, abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe. Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta, ujye wibuka imbabazi wagiriye umugaragu wawe Dawidi.” Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo, icyubahiro cy'Uwiteka cyuzura inzu. Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y'Uwiteka, kuko icyubahiro cy'Uwiteka cyuzuye inzu y'Uwiteka. Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy'Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Maze umwami n'abantu bose batambira ibitambo imbere y'Uwiteka. Umwami Salomo atamba inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n'abantu bose bejeje inzu y'Imana. Kandi abatambyi bari bahagaze ku mirimo yabo, Abalewi na bo bari bafite ibintu bivugirizwa Uwiteka, ibyo Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbarisha Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, n'ibyo Dawidi yakoresheje iyo yashakaga guhimbarisha Uwiteka imirimo yabo. Abatambyi bavugiriza amakondera imbere ya bose, Abisirayeli bose na bo bari bahagaze. Kandi Salomo yeza no hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko yahatambiye ibitambo byoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, kuko icyotero cy'umuringa Salomo yaremye kitabashije gukwirwaho ibitambo byoswa n'amaturo y'amafu y'impeke n'urugimbu. Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by'iminsi irindwi hamwe n'Abisirayeli bose bari iteraniro rinini cyane, baturutse mu gihugu cyose uhereye aharasukirwa i Hamati, ukageza ku kagezi ka Egiputa. Ku munsi wa munani bagira guterana kwera, kuko bari bamaze iminsi irindwi beza icyotero bari mu birori by'iyo minsi uko ari irindwi. Maze ku munsi wa makumyabiri n'itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n'ubwoko bwe bwa Isirayeli. Uko ni ko Salomo yujuje inzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo Salomo yari yaribwiye mu mutima we ko azakora mu nzu y'Uwiteka no mu nzu ye bwite, arabisohoza neza. Hanyuma Uwiteka yiyereka Salomo nijoro aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe maze nitoraniriza aha hantu ngo habe inzu yo gutambiramo ibitambo. Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu. Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n'amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu. Kuko ubu ntoranije iyi nzu nkayereza kugira ngo izina ryanjye riyiberemo iteka ryose, n'amaso yanjye n'umutima wanjye bizayihoramo iminsi yose. Kandi nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendaga, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n'amateka yanjye, nanjye nzakomeza ingoma yawe nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo gutegeka Abisirayeli.’ Ariko nimuteshuka mukareka amateka n'amategeko yanjye nabashyize imbere, mukagenda mugakorera izindi mana mukaziramya, nanjye nzabarandura mbakure mu gihugu cyanjye nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso, nzayigira iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose. “Kandi iyi nzu uko ireshya uku, uzayinyura imbere wese azatangara avuga ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atyo iki gihugu n'iyi nzu?’ Nuko bazasubiza bati ‘Kuko bimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana, bakaziramya bakazikorera, ni cyo cyatumye ibateza ibi byago byose.’ ” Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y'Uwiteka n'inzu ye bwite, Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli. Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda. Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n'imidugudu y'ububiko yose yubatse i Hamati. Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n'i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z'amabuye zirimo inzugi z'amarembo n'ibihindizo, n'i Bālati n'imidugudu y'ububiko Salomo yari afite yose, n'imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n'imidugudu y'abagendera ku mafarashi be, n'ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n'i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose. Abantu bose b'insigarizi b'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi batari Abisirayeli, abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n'Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza n'ubu. Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z'umurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abatware bakuru b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye, n'ab'abagendera ku mafarashi be. Abatware bakuru b'Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu. Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y'Imana yageze.” Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y'ibaraza. Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'ukwezi n'iby'iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y'umutsima udasembuwe, n'umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, n'iminsi mikuru y'ingando. Ategeka n'ibihe by'umurimo w'abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n'iby'imirimo y'Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y'abatambyi nk'uko umurimo wabo w'iminsi yose wari uri, n'iby'abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w'Imana yari yarategetse. Ntibagira itegeko ry'umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n'Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe. Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z'inzu y'Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y'Uwiteka iruzura. Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y'inyanja mu gihugu cya Edomu. Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n'abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z'izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo. Umugabekazi w'i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n'abantu benshi cyane n'ingamiya zihetse ibihumura neza, n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose. Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye. Nuko umugabekazi w'i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo n'inzu yubatse, n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'imyambarire yabo, n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka, arumirwa bimukura umutima. Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe, zari iz'ukuri. Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n'ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n'igice cy'ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise. Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe. Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayo ukaba umwami utwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunze ubwoko bwa Isirayeli igashaka kubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugira umwami wabo ngo uce imanza zitabera.” Maze atura umwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'ibihumura neza byinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubaho ibihumura neza nk'ibyo umugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo. Kandi n'abagaragu ba Hiramu n'aba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nk'imisagavu n'amabuye y'igiciro cyinshi. Umwami akoresha ibiti bimeze nk'imisagavu inzuririro z'inzu y'Uwiteka n'iz'inzu y'ubwami, abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cy'i Buyuda ntihigeze kuboneka ibiti nk'ibyo. Maze Umwami Salomo aha umugabekazi w'i Sheba ibyo yifuzaga n'ibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuye umwami. Nuko arahaguruka asubira mu gihugu cye n'abagaragu be. Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu, udashyizeho izo abagenza n'abacuruzi bazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n'abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n'ifeza. Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe, umwami azitambika mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni. Kandi umwami yibarishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe. Iyo ntebe yari ifite urwuririro rw'intambwe esheshatu, ifite n'agatebe k'ibirenge k'izahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho n'imikondo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rw'imikondo. Kandi ibindi bishushanyo by'intare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo. Ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byose byo mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu, kuko umwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n'abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi. Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi n'ubwenge. Abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bamenye ubwenge Imana yashyize mu mutima we. Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyambaro, n'intwaro zo kurwanisha n'ibihumura neza n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye. Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi ibihumbi bine yakururaga amagare ye, n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu midugudu ibikwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami. Kandi yategekaga abami bose, uhereye kuri rwa Ruzi ukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa. Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana n'amabuye yaho ubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma bingana n'imivumu yo mu kibaya ubwinshi. Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose. Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya w'i Shilo, no mu byahishuriwe Ido bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati? Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose. Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye. Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira. Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka. Baramutumira, nuko Yerobowamu n'Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.” Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda. Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?” Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.” Ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza, ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho. Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?” Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data. Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ” Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.” Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y'abasaza, abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.” Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo. Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n'umuryango wawe.”Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo. Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu. Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu. Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n'ubu. Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n'uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n'inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye. Ariko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti “Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w'Abayuda, n'Abisirayeli bose bari i Buyuda n'i Bubenyamini uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y'Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo. Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y'ibihome. Yubaka i Betelehemu na Etamu n'i Tekowa, n'i Betisuri n'i Sōko na Adulamu, n'i Gati n'i Maresha n'i Zifu, na Adorayimu n'i Lakishi na Azeka, n'i Sora na Ayaloni n'i Heburoni, imidugudu y'i Buyuda n'i Bubenyamini igoswe n'inkike. Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n'ibyokurya n'amavuta na vino. Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n'amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n'i Bubenyamini haba ahe. Maze abatambyi n'Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga. Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w'ubutambyi, ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n'ibishushanyo by'inyana yaremye, mu ngoro zabyo. Maze bakurikirwa n'abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw'Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n'iza Salomo. Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi. Babyarana abana b'abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu. Hanyuma y'uwo arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti. Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n'inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n'umunani akagira n'inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b'abahungu makumyabiri n'umunani n'abakobwa mirongo itandatu). Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami. Maze agira ubwenge atataniriza abana be b'abahungu mu bihugu byose by'i Buyuda, n'i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n'inkike, akajya abagerera igerero ry'ibyokurya byinshi kandi abashakira n'abagore benshi. Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose. Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n'Abasukimu n'Abanyetiyopiya. Atsinda imidugudu y'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu. Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ” Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.” Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukuboko kwa Shishaki. Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n'ubuhake bw'abami b'ibindi bihugu.” Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije. Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami. Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi. Nuko yicishije bugufi, uburakari bw'Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyuda hari hakirimo ibyiza. Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi. Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka. Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye. Mu mwaka wa cumi n'umunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda. Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya.Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu. Abiya atabarana n'ingabo z'intwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b'intwari uduhumbi munani. Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese! Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n'abahungu be akabibasezeranisha umunyu? Ariko Yerobowamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahaguruka agomera shebuja. Aho ari hateranira abagabo b'inguguzi b'urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza. None mwibwira ko muzanesha ubwami bw'Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufite n'inyana z'izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu. Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'Abalewi, mukishakira abatambyi nk'uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindwi, uwo akaba umutambyi w'ibitari imana. “Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n'Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo, bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye. Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, n'abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.” Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y'Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo. Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere n'inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera. Nuko ingabo z'Abayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu n'Abisirayeli, imbere ya Abiya n'Abayuda. Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza. Abiya n'ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijwe uduhumbi dutanu. Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n'ibirorero byaho, n'i Yeshana n'ibirorero byaho, na Efuroni n'ibirorero byaho. Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga. Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b'abahungu makumyabiri na babiri n'abakobwa cumi na batandatu. Indi mirimo ya Abiya n'ingeso ze n'ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by'umuhanuzi Ido. Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure. Asa akora ibyiza bishimwe n'Uwiteka Imana ye, kuko yakuyeho ibicaniro by'ibinyamahanga n'ingoro, agasenya inkingi z'amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse. Kandi akura mu midugudu y'i Buyuda yose ingoro n'ibishushanyo by'izuba, ubwami buturiza imbere ye. Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n'inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure. Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z'amabuye n'iminara, dushyireho n'inzugi z'amarembo zikomezwa n'ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro. Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n'amacumu, ab'Abayuda uduhumbi dutanu, n'ab'Ababenyamini batwara ingabo n'abafite imiheto uduhumbi tubiri n'inzovu umunani. Abo bose bari abagabo b'intwari zifite imbaraga. Bukeye Zera w'Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n'amagare magana atatu, aza i Maresha. Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha. Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n'umuntu.” Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n'Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga. Maze Asa n'abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y'Uwiteka n'ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi. Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n'i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi. Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n'ingamiya, basubira i Yerusalemu. Umwuka w'Imana aza kuri Azariya mwene Odedi, ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n'Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata. Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n'amategeko. Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona. Kandi muri icyo gihe abasohokaga n'abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturage bo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi, bakavunagurana ubwoko bukarwanya ubundi, n'umudugudu ukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose. Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.” Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n'ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy'i Buyuda n'i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy'Uwiteka cyari imbere y'ibaraza ry'Uwiteka. Bukeye ateranya Abayuda n'Ababenyamini bose n'abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy'Abamanase no mu cy'Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we. Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n'itanu, ku ngoma ya Asa. Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n'intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye. Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, kandi yuko utemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ari uworoheje n'ukomeye, umugabo cyangwa umugore. Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangurura bavuza amakondera n'amahembe. Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n'imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose. Kandi Māka nyina w'Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi. Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakora umutima wa Asa wari utunganye iminsi ye yose. Acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Imana, n'ibyo yejeje ubwe by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu. Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n'itanu akiri ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w'Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w'Abayuda n'abavayo. Asa abibonye akura ifeza n'izahabu mu butunzi bwo mu nzu y'Uwiteka no mu bwo mu nzu y'umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w'i Siriya wabaga i Damasiko, amutumaho ati “Hagati yanjye nawe hariho isezerano nk'uko ryabaga kuri so na data. Dore nkoherereje ifeza n'izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w'Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.” Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze ngo batere imidugudu y'i Bwisirayeli, batsinda Iyoni n'i Dani na Abelimayimu, n'imidugudu y'ububiko yose y'i Nafutali. Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, umurimo arawureka. Nuko Umwami Asa ajyana n'Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye yaho n'ibiti byaho Bāsha yari yubakishije, aherako abyubakisha i Geba n'i Misipa. Muri icyo gihe, Hanani bamenya araza asanga Asa umwami w'Abayuda aramubwira ati “Kuko wiringiye umwami w'i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z'umwami w'i Siriya zigukira. Mbese Abanyetiyopiya n'Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n'abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza. Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.” Maze Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y'imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe. Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli. Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi. Hanyuma Asa aratanga asanga ba sekuruza, atanga mu mwaka wa mirongo ine n'umwe ku ngoma ye. Bamuhamba mu mva ye yicukuriye mu mudugudu wa Dawidi, bamushyira ku buriri bwuzuye ibihumura neza by'amoko menshi byinjijwe n'abahanga, bamwosereza byinshi cyane. Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli. Ashyira ingabo ze mu midugudu y'i Buyuda igoswe n'inkike yose, ashyira n'ibihome mu gihugu cy'i Buyuda no mu midugudu y'i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye. Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli. Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk'uko Abisirayeli bagenzaga. Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n'icyubahiro gikomeye. Umutima we wogezwa mu nzira z'Uwiteka, kandi akuraho n'ingoro na Asherimu byari i Buyuda. Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y'i Buyuda. Bajyana n'Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b'Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu. Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy'amategeko y'Uwiteka, bagenda imidugudu y'i Buyuda yose bigisha abantu. Uwiteka ateza ubwoba abami b'ibihugu bihereranye n'i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati. Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n'ifeza z'ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y'amapfizi y'intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurume y'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi. Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n'imidugudu y'ububiko. Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y'i Buyuda, akagira n'abantu b'ingabo bakomeye b'intwari i Yerusalemu. Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w'ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi dutatu. Agakurikirwa na Yehohanani w'umutware w'ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n'inzovu munani. Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi tubiri. Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w'intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n'ingabo. Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n'inzovu munani, ziteguye kurwana. Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n'inkike mu Buyuda bwose. Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu. Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y'i Galeyadi. Ahabu umwami w'Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w'Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y'i Galeyadi?”Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.” Yehoshafati arongera abwira umwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry'Uwiteka inama.” Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?” Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.” Nuko umwami w'Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.” Kandi umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo. Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ” N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamuka utere i Ramoti y'i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza.” Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Imana yanjye iri buvuge ni cyo mvuga.” Nuko ageze ku mwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”Aramusubiza ati “Ngaho nimuzamuke murabona ishya, kuko bazagabizwa amaboko yanyu.” Umwami aramubwira ati “Nakurahije kangahe kutazambwira ijambo na rimwe, keretse ukuri mu izina ry'Uwiteka?” Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafite umwungeri. Uwiteka ni ko kuvuga ati ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.’ ” Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atampanurira ibyiza keretse ibibi?” Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso. Uwiteka aravuga ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu umwami wa Isirayeli, ngo azamukire i Ramoti y'i Galeyadi ngo agweyo?’ Umwe avuga ibye, undi ibye. Hanyuma haza umwuka ahagarara imbere y'Uwiteka, aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’ Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Aramusubiza ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’ Uwiteka aravuga ati ‘Nuko uzamushukashuka kandi uzabishobora, genda ugire utyo.’ “Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.” Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi, akubita Mikaya urushyi aramubaza ati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he, ava muri jye aza kuvugana nawe?” Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w'inzu, wihisha.” Maze umwami wa Isirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya, mumushyire Amoni umutware w'umurwa na Yowasi umwana w'umwami muti ‘Umwami avuze ngo: iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburire ibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugeza aho nzatabarukira amahoro.’ ” Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.” Bukeye umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda, barazamuka batera i Ramoti y'i Galeyadi. Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.” Nuko umwami w'Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba. Kandi ubwo umwami w'i Siriya yari yarategetse abatware b'amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w'Abisirayeli wenyine.” Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho. Abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli barakimirana, barorera kumukurikira. Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w'Abisirayeli mu ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma, umwami ni ko kubwira umwerekeza w'igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.” Kuri uwo munsi intambara iriyongeranya, umwami yihanganira mu igare rye ahangana n'Abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga aratanga. Bukeye Yehoshafati umwami w'Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu. Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n'aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.” Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike, imidugudu yose umwe umwe. Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza. Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy'umuntu cyangwa guhongerwa.” Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu. Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye. Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza. Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by'Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w'umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by'umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n'ukiranuka.” Hanyuma y'ibyo Abamowabu n'Abamoni hamwe n'Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya. Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y'inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y'i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka. Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere y'urugo rushya, arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b'abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere. Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw'incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose? Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati ‘Nitugerwaho n'ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n'inzara, tuzajya duhagarara imbere y'iyi nzu n'imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’ “Nuko none dore Abamoni n'Abamowabu n'abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure, dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura. Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.” Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore babo n'abana babo bakuru. Maze umwuka w'Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w'Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro. Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n'izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw'Imana. Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw'i Yeruweli. Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ” Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bikubita hasi imbere y'Uwiteka baramuramya. Abalewi bo muri bene Kohati n'abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n'ijwi rirenga cyane. Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw'i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n'abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.” Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n'Abamowabu, n'abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa. Kuko Abamoni n'Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab'i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana. Hanyuma Abayuda bageze ku munara w'abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n'umwe wacitse ku icumu. Maze Yehoshafati n'ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby'ubutunzi bwinshi n'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi. Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n'ubu. Abayuda n'ab'i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y'ababisha babo. Baza i Yerusalemu bafite nebelu n'inanga n'amakondera, bajya ku nzu y'Uwiteka. Igitinyiro cy'Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b'Abisirayeli. Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose. Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi. Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y'Uwiteka. Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n'abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza. Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli. Hanyuma y'ibyo Yehoshafati umwami w'Abayuda yiyunga na Ahaziya umwami w'Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane. Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi. Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha ahanurira Yehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.” Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi. Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye. Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli. Se abaraga ibiragwa bikomeye by'ifeza n'izahabu, n'ibintu by'igiciro cyinshi n'imidugudu y'i Buyuda igoswe n'inkike, ariko ubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye. Nuko Yoramu arahaguruka ategeka ubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n'ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli. Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiwe umukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n'Uwiteka. Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw'isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n'abahungu be iteka ryose. Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw'Abayuda biyimikira uwabo mwami. Bukeye Yoramu yambukana n'abatware be n'amagare ye yose, ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose ari kumwe n'abatware b'amagare. Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugeza ubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Kandi Yoramu yubaka ingoro ku misozi y'i Buyuda, yoshya abaturage b'i Yerusalemu ubusambanyi, ayobya Abayuda. Bukeye urwandiko rumugeraho ruvuye kuri Eliya w'umuhanuzi, ruvuga ngo“Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n'iza Asa umwami w'Abayuda, ahubwo ukagendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n'abaturage b'i Yerusalemu nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza, none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n'abana bawe n'abagore bawe n'ibintu byawe byose. Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.’ ” Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y'Abafilisitiya, n'Abarabu baringaniye n'Abanyetiyopiya kwanga Yoramu. Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y'umwami n'abahungu be n'abagore be, ntiyasigarana n'umwana w'umuhungu n'umwe, keretse Yehohahaziya w'umuhererezi mu bana be. Hanyuma y'ibyo byose Uwiteka amuteza indwara itavurwa yo mu mara. Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n'indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk'uko boserezaga ba sekuruza be. Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko atari mu bituro by'abami. Abaturage b'i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w'umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n'umutwe w'ingabo zazanye n'Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w'Abayuda arima. Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri. Na we agendana ingeso nk'iz'ab'inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi. Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa. Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabu umwami w'Abisirayeli, batera Hazayeli umwami w'i Siriya i Ramoti y'i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramu uruguma. Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w'i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w'Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye. Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu. Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by'Abayuda n'abana b'abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica. Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.”Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami. Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda. Ariko Yehoshabeyati umukobwa w'umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w'Umwami Yoramu muka Yehoyada w'umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice. Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu. Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n'abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri. Maze bagenda igihugu cy'i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y'i Buyuda yose n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli, baza i Yerusalemu. Nuko iteraniro ryose risezeranira n'umwami isezerano mu nzu y'Imana. Yehoyada arababwira ati “Dore umwana w'umwami. Azima nk'uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi. Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu w'abatambyi n'Abalewi bazaba abakumirizi. Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y'umwami, n'undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry'urufatiro, na rubanda rwose ruzaba mu bikari by'inzu y'Uwiteka. Ariko ntihazagire uwinjira mu nzu y'Uwiteka, keretse abatambyi n'abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry'Uwiteka. Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n'uko yinjiye.” Nuko Abalewi n'Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w'umutambyi atasezereye abanyagihe. Maze Yehoyada w'umutambyi aha abatware b'amagana amacumu n'ingabo ntoya n'inini, byari iby'Umwami Dawidi bikaba mu nzu y'Imana. Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw'iburyo rw'inzu ukageza ku rw'ibumoso rwayo, bugufi bw'icyotero n'inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose. Maze basohora umwana w'umwami bamwambika ikamba ry'ubwami, bamuha n'umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n'abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!” Ataliya yumvise urusaku rw'abantu birukanka kandi bahimbaza umwami, asanga abantu mu nzu y'Uwiteka. Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z'ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!” Yehoyada w'umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y'ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y'Uwiteka.” Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry'amafarashi ryo mu ihururu ry'urugo rw'umwami, bamwicirayo. Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n'abantu bose n'umwami, ngo babe abantu b'Uwiteka. Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'ibyotero. Maze Yehoyada asubiza abatambyi b'Abalewi mu butware bw'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n'indirimbo nk'uko Dawidi yabitunganije. Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry'urugo rw'inzu y'Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira. Ajyana abatware batwara amagana n'abanyacyubahiro, n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y'Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y'umwami baherako bamushyira ku ntebe y'ubwami. Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota. Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba. Yowasi akora ibishimwa n'Uwiteka, mu minsi y'umutambyi Yehoyada yose. Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa. Hanyuma y'ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y'Uwiteka. Ateranya abatambyi n'Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y'i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y'Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba.” Ariko Abalewi ntibagira vuba. Bukeye umwami atumira Yehoyada w'umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w'Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry'Abisirayeli kuba ikoro ry'ihema ry'ibihamya?” Kuko abahungu ba Ataliya wa mugore mubi, bari barangije inzu y'Imana n'ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y'Uwiteka, bakabiha Bāli. Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw'inzu y'Uwiteka. Babyamamaza i Buyuda hose n'i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry'Uwiteka, Mose umugaragu w'Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu. Abatware bose n'abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugeza aho barangirije. Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzu umwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi, umwanditsi w'umwami n'umutware w'umutambyi mukuru barazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubiza ahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane. Umwami na Yehoyada bakaziha abakoraga umurimo w'inzu y'Uwiteka, na bo bakazigurira abubatsi n'ababaji ngo basane inzu y'Uwiteka, bakagurira n'abacuzi b'ibyuma n'ab'imiringa ngo basane inzu y'Uwiteka. Nuko abakozi barakora umurimo barawutunganya rwose, bahagarika inzu y'Imana bayisubiza uko yari iri, barayikomeza. Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y'umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y'Uwiteka, ibintu bikoreshwa n'ibyo gutambiramo n'indosho, n'ibintu by'izahabu n'ifeza.Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho. Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuru arapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse. Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n'abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye. Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by'Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira. Bareka inzu y'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n'ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n'i Yerusalemu ku bw'icyo gicumuro cyabo. Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi. Umwuka w'Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w'umutambyi, ahagarara haruguru y'abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y'Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ” Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw'inzu y'Uwiteka ku bw'itegeko ry'umwami. Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.” Nuko uwo mwaka ushize, ingabo z'Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyuda n'i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by'abantu byose, zibimaraho mu bantu, zoherereza umwami w'i Damasiko iminyago babanyaze yose. Kandi ingabo z'Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingabo z'Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi. Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw'amaraso ya mwene Yehoyada w'umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami. Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w'Umumowabukazi. Kandi iby'abahungu be n'imiburo ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubaka inzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy'abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye. Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w'i Yerusalemu. Akora ibishimwa n'Uwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose. Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ari umwami. Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.” Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n'Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n'abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n'ingabo. Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b'abanyambaraga b'intwari agahumbi, atanga italanto z'ifeza ijana. Hanyuma haza umuntu w'Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z'Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n'Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose. Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y'ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n'ubutsinda.” Amasiya asubiza uwo muntu w'Imana ati “Ariko se iby'italanto ijana nahaye ingabo z'Abisirayeli bibaye bite?”Umuntu w'Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.” Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi. Maze Amasiya yiyungamo atabarana n'abantu be, bajya mu kibaya cy'umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu. Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y'igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika. Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y'i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi. Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by'Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu. Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?” Akivugana na we, umwami aramubaza ati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b'umwami? Ceceka utavaho ukubitwa.”Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.” Bukeye Amasiya umwami w'Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.” Yehowasi umwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa y'i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu. Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n'Abayuda?” Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z'i Bwedomu. Nuko Yehowasi umwami w'Abisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y'i Buyuda. Abayuda banesherezwa imbere y'Abisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye. Maze Yehowasi umwami w'Abisirayeli afata Amasiya umwami w'Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z'i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane. Anyaga izahabu n'ifeza byose, n'ibintu byose basanze mu nzu y'Imana no kwa Obededomu no mu nzu y'umwami, anyaga n'abantu b'integano baba ingwate, asubira i Samariya. Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli amaze gutanga. Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli? Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo. Maze bamuzana ku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi. Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya. Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, Umwami Amasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza. Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w'i Yerusalemu. Uziya akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo se Amasiya yakoraga byose. Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha. Bukeye aratabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z'i Gati n'iz'i Yabune n'iz'Ashidodi, maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya. Imana imufasha arwana n'Abafilisitiya, n'Abarabu babaga i Guri Bāli, n'aba Meyunimu. Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane. Kandi Uziya yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y'inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n'aho inkike ihetera, arayikomeza. Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura n'amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy'imisozi y'imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n'abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga. Kandi Uziya yari afite umutwe w'ingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli w'umwanditsi, na Māseya w'umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b'umwami. Umubare wose w'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo b'abanyambaraga b'intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu. Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwana uduhumbi dutatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengera umwami ku babisha be. Uziya atunganiriza umutwe w'ingabo wose ingabo n'amacumu, n'ingofero n'amafurebo y'ibyuma, n'imiheto n'amabuye y'imihumetso. Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n'abagabo b'abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n'amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga. Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw'Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy'imibavu. Azariya w'umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n'abatambyi b'Uwiteka, abagabo b'intwari mirongo inani, babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw'abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.” Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y'abatambyi mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'icyotero cy'imibavu. Azariya umutambyi mukuru n'abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara. Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y'akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y'Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w'inzu y'umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza. Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi. Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cy'abami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye. Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa. Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y'Uwiteka, yubaka n'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli. Kandi yubaka n'imidugudu mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubaka n'ibihome n'iminara mu mashyamba. Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye bene ibyo. Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye. Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda. Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye. Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n'Uwiteka nka sekuruza Dawidi. Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe. Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y'igiti kibisi cyose. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiza umwami w'i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwa umwami w'Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane. Nuko uwo Mwami Peka mwene Remaliya yica mu Bayuda abantu agahumbi n'inzovu ebyiri ku munsi umwe, bose bari abantu b'intwari, kuko bimuye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Zikuri, umugabo w'umunyamaboko wo mu Befurayimu yica Māseya umwana w'umwami, na Azirikamu w'umunyarugo na Elukana uwa kabiri ku mwami. Nuko Abisirayeli bajyana bene wabo ho abanyagano abantu uduhumbi tubiri, abagore n'abana b'abahungu n'ab'abakobwa, babanyagamo n'iminyago myinshi babijyana i Samariya. Ariko hariyo umuhanuzi w'Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanye uburakari bwinshi bugeze mu ijuru. Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n'ab'i Yerusalemu, ngo mubagire abaretwa n'abaja. Ariko aho mwebwe nta bicumuro mwacumuye ubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu? Nuko rero none nimunyumvire musubizeyo abanyagano mwanyaze muri bene wanyu, kuko uburakari bw'inkazi bw'Uwiteka buri kuri mwe.” Nuko bamwe mu batware b'Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahaguruka bahagarika abava mu ntambara. Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukora kizatuzanira igicumuro ku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu, kuko ibicumuro byacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli hariho uburakari bw'inkazi.” Nuko abagabo bitwaje intwaro barekurira abanyagano, barekera n'iminyago imbere y'abantu n'iteraniro ryose. Maze abagabo bavuze mu mazina barahaguruka bajyana abanyagano, abari bambaye ubusa bose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n'inkweto, barabagaburira babaha n'ibyokunywa, barabahezura, n'abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yeriko umudugudu w'imikindo kwa bene wabo, baherako basubira i Samariya. Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashūri ngo bamuvune, kuko Abedomu bongeye gutera Abayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe. Kandi Abafilisitiya na bo bari bateye imidugudu yo mu bibaya n'iy'u Buyuda bw'ikusi, bahindūra i Betishemeshi na Ayaloni, n'i Gederoti n'i Soko hamwe n'ibirorero byaho, n'i Timuna n'ibirorero byaho, n'i Gimuzo n'ibirorero byaho barahatura, kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahōra Ahazi umwami wa Isirayeli kuko yakoze iby'ubugome i Buyuda, agacumura ku Uwiteka cyane. Bukeye Tigulatipileneseri umwami wa Ashūri aza aho ari, ariko aho kumukomeza amukura umutima. Kuko Ahazi yenze ibintu bimwe byo mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami no mu mazu y'ibikomangoma akabitura umwami wa Ashūri, ariko ntibyagira icyo bimumarira. Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumura ku Uwiteka, kuko yatambiye imana z'i Damasiko zamunesheje akavuga ati “Imana z'abami b'i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.” Ariko zamurimburanye n'Abisirayeli bose. Nuko Ahazi ateranya ibintu byo mu nzu y'Imana arabitemagura, akinga inzugi z'inzu y'Uwiteka, yiremera ibicaniro ahantu hose h'i Yerusalemu. No mu midugudu yose y'i Buyuda yubakamo ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Ariko indi mirimo ye n'ingeso ze zose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli. Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w'i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z'abami ba Isirayeli, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye. Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya. Akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka, arazisana. Yinjiza abatambyi n'Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba, arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n'inzu y'Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera. Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n'Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw'Uwiteka, bakabutera umugongo. Kandi bakinze inzugi z'ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera. Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka buba ku Bayuda n'ab'i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk'uko namwe mubirebesha amaso yanyu. Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n'inkota, kandi abahungu bacu n'abakobwa bacu n'abagore bacu baba abanyagano. “None ngambiriye gusezerana isezerano n'Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw'inkazi butuveho. None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.” Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n'abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n'abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa. N'abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n'abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya, n'abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n'abo muri bene Yedutuni ari bo Shemaya na Uziyeli, bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y'Uwiteka nk'uko itegeko ry'umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry'Uwiteka. Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w'inzu y'Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw'Uwiteka, bayigeza mu rugo rw'inzu y'Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi. Kandi bahera ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w'uko kwezi bagera ku ibaraza ry'Uwiteka, maze bereza inzu y'Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n'itandatu w'ukwezi kwa mbere bararangiza. Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y'Uwiteka yose, n'icyotero cy'ibitambo byoswa n'ibintu byacyo byose, n'ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y'Uwiteka n'ibintu byayo byose. Kandi n'ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y'icyotero cy'Uwiteka.” Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b'umurwa, arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka. Bazana amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi, n'abana b'intama barindwi n'amasekurume y'ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by'ubwami, n'iby'ubuturo bwera n'iby'Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy'Uwiteka. Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y'intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n'abana b'intama bamisha amaraso yabo ku cyotero. Maze bigiza hafi amasekurume y'ihene imbere y'umwami n'iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha. Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kuko umwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n'igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose. Kandi ashyira Abalewi mu nzu y'Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, nk'uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w'umwami na Natani w'umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n'abahanuzi be. Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n'abatambyi bafite amakondera. Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y'Uwiteka na yo iratangira, n'amakondera hamwe n'ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli. Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye. Nuko barangije gutamba, umwami n'abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya. Kandi Umwami Hezekiya n'abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n'iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubika imitwe bararamya. Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzane ibitambo n'amaturo y'ishimwe mu nzu y'Uwiteka.” Nuko iteraniro rizana ibitambo n'amaturo y'ishimwe, n'abari bafite umutima ukunze bose bazana ibitambo byoswa. Umubare w'ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n'amasekurume y'intama ijana n'abana b'intama magana abiri. Ibyo byose byari iby'igitambo cyoswa cy'Uwiteka. Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n'intama ibihumbi bitatu. Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza. Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n'ibinure by'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'ibyokunywa aturanwa n'igitambo cyoswa cyose.Uko ni ko umurimo wo mu nzu y'Uwiteka watunganijwe. Hezekiya n'abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu. Bukeye Hezekiya atumira Abisirayeli n'Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n'Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika. Kuko umwami n'abatware be n'iteraniro ryose ry'i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare w'abatambyi biyejeje wari udashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu. Iyo nama ishimwa n'umwami n'iteraniro ryose. Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe. Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n'abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n'i Buyuda hose, zivuga itegeko ry'umwami yategetse ati“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko y'abami ba Ashūri. Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk'uko mubireba. Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruza banyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturo bwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugira ngo uburakari bwayo bw'inkazi bubaveho. Nimugarukira Uwiteka, bene wanyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n'ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibahe umugongo nimuyigarukira.” Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu n'icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni ariko baraziseka cyane, bazishinyagurira. Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baza i Yerusalemu. Kandi n'i Buyuda ukuboko kw'Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka. Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane. Barahaguruka bakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho n'ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi. Maze babaga umwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri, abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka. Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Mose umuntu w'Imana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe n'Abalewi. Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasika umuntu wese udatunganye, ngo babereze Uwiteka. Kuko abantu benshi cyane b'Abefurayimu n'Abamanase, n'Abisakari n'Abazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana w'intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwiteka umunyambabazi ababarire umuntu wese ugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk'uko umuhango w'ubuturo bwera umera.” Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu. Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi n'abatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane. Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b'abahanga mu murimo w'Uwiteka.Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, bāturira Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe. Kuko Hezekiya umwami w'Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n'intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n'intama inzovu, n'abatambyi benshi bakiyeza. Iteraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalewi, n'iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n'abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n'abatuye i Buyuda, baranezerwa. Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nk'ibyo i Yerusalemu. Maze abatambyi b'Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru. Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y'i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n'ibicaniro i Buyuda hose n'i Bubenyamini, n'i Bwefurayimu n'i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y'iwabo. Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka. Kandi umwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru itegetswe nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka. Kandi ategeka abantu b'i Yerusalemu kujya batanga igerero ry'abatambyi n'Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y'Uwiteka. Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by'umuganura w'amasaka na vino, n'amavuta n'ubuki n'imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane. Kandi Abisirayeli n'Abayuda bari batuye mu midugudu y'i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy'inka n'intama, na kimwe mu icumi cy'ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo. Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi. Maze Hezekiya n'abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n'abantu be b'Abisirayeli. Hezekiya abaza abatambyi n'Abalewi iby'ibirundo. Azariya umutambyi mukuru wo mu nzu ya Sadoki aramusubiza ati “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo mu nzu y'Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu be umugisha, kandi ibisagutse ni byo ibi bingana bitya ubwinshi.” Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y'Uwiteka. Barayatunganya bashyiramo amaturo na kimwe mu icumi n'ibintu byejejwe ari abanyamurava, umutware wabyo yari Konaniya w'Umulewi, agakurikirwa na murumuna we Shimeyi. Yehiyeli na Azaziya na Nahati, na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya na Mahati na Benaya, ni bo bari ibisonga bya Konaniya na murumuna we Shimeyi nk'uko byategetswe n'Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w'inzu y'Imana. Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi, umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imana umutima ukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane. Abamutwariraga mu midugudu y'abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b'abanyamurava bo kugaburira bene wabo, abakomeye n'aboroheje udashyizeho ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'abana b'abahungu bamaze imyaka itatu n'abayisagije, abinjiraga mu nzu y'Uwiteka nk'uko bikwiriye umurimo w'umunsi wose, ngo bakore umurimo bategetswe nk'uko ibihe byabo byari biri, n'ababarwaga mu mubare w'abatambyi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, n'Abalewi babaga bamaze imyaka makumyabiri n'abayisagije, abakoraga imirimo yabo mu bihe byabo, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'abana babo bato bose, n'abagore babo n'abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa bari mu iteraniro ryose, bari abanyamurava biyereza umurimo w'ibintu byera. Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imidugudu yabo, mu mudugudu wose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburira abagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abalewi. Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyuda hose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n'Uwiteka Imana ye. Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, iby'umurimo wo mu nzu y'Imana n'iby'amategeko n'ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza. Hanyuma y'ibyo no hanyuma y'uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n'inkike yibwira ko azayīhindūrira. Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu, ajya inama n'abatware be n'abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari inyuma y'umurwa, baramufasha. Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?” Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane. Kandi ashyira abatware b'intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry'umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we. Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w'Abayuda. Hanyuma y'ibyo Senakeribu umwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiya umwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati “Senakeribu umwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu? Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y'umwami wa Ashūri’? Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y'icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’? Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruza banjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z'amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukiza ibihugu byazo amaboko yanjye? Mu mana z'amahanga ba sogokuruza banjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe? Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.” Maze abagaragu be bitumiriza n'ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekiya. Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.” Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa. Bavuga Imana y'i Yerusalemu bayigereranya n'imana z'amahanga y'isi, kandi zararemwe n'intoki z'abantu. Ibyo bituma Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru. Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b'intwari, n'abatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni. Nuko ageze mu ngoro y'imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota. Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturage b'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose. Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiya umwami w'Abayuda bamutura ibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y'amahanga yose uhereye icyo gihe. Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n'ikimenyetso. Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu. Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n'abaturage b'i Yerusalemu, bituma uburakari bw'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya. Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw'ifeza n'ubw'izahabu, n'ubw'amabuye y'igiciro cyinshi, n'ubw'ibihumura neza n'ubw'ingabo n'ubw'ibintu byiza by'uburyo bwose. Kandi yubaka n'amazu yo guhunikamo amasaka na vino n'amavuta, n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bwose n'iby'imikumbi. Kandi yibonera imidugudu n'inka n'intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhaye ibintu byinshi cyane. Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguru y'amazi y'i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw'iburengerazuba rw'umudugudu wa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose. Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose. Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'ibyiza yakoze, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli. Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye. Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n'amahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli, kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera. Ndetse akora ibyotero mu nzu y'Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.” Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka. Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza. Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbye mu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.” Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.” Nuko Manase ayobya Abayuda n'ab'i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli gukora nabi. Uwiteka aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu. Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y'Imana ya ba sekuruza arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana. Hanyuma y'ibyo yubaka inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike. Kandi akuraho imana z'inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y'Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w'inzu y'Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y'umurwa. Maze asana icyotero cy'Uwiteka, agitambiraho ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro n'ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli. Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo. Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami ba Isirayeli. Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumura kwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi. Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye. Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera. Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y'Uwiteka nk'uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura. Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite. Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye. Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Akora ibishimwa n'Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso. Ahubwo mu mwaka wa munani w'ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutunganya i Buyuda n'i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe. Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by'izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by'ababitambiraga. Kandi atwikira amagufwa y'abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n'i Yerusalemu. Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose. Asenya ibicaniro, asekura Ashera n'ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by'izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubira i Yerusalemu. Mu mwaka wa cumi n'umunani w'ingoma ye amaze gutunganya igihugu n'inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w'umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w'umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y'Uwiteka Imana ye. Nuko basanga Hilukiya w'umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y'Imana, izo Abalewi b'abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n'Abefurayimu, n'Abisirayeli bari basigaye bose n'Abayuda bose, n'Ababenyamini n'abaturage b'i Yerusalemu, na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y'Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y'Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha, baziha ababaji n'abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n'ibiti byunga inzu n'iby'ibisenge by'amazu, abami b'Abayuda barimbuye. Abo bakora uwo murimo bakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b'Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamu bo muri bene Kohati, n'abandi Balewi b'abahanga b'ibintu bivuga bose. Kandi bashoreraga abikorezi b'imitwaro, bagakoresha n'abakoraga umurimo bose w'uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n'abatware n'abakumirizi. Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y'Uwiteka, Hilukiya w'umutambyi yubura igitabo cy'amategeko y'Uwiteka yazanywe na Mose. Hilukiya abwira Shafani w'umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani. Shafani agishyira umwami kandi ajya no kubwira umwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose, kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha n'abakozi.” Maze Shafani w'umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w'umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami. Umwami yumvise amagambo y'amategeko ashishimura imyambaro ye. Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w'umwanditsi, na Asaya w'umugaragu w'umwami ati “Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n'abasigaye mu Bwisirayeli n'i Buyuda iby'amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw'Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry'Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.” Nuko Hilukiya n'abo umwami yari ategetse basanga Hulida w'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza. Arabasubiza ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwire uwabantumyeho muti ‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n'abaturage baho, mbateze n'imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeye umwami w'Abayuda, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’ Ariko umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti: Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y'Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n'abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze. ‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n'abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa. Bukeye umwami atumira abakuru bose b'i Buyuda n'ab'i Yerusalemu. Hanyuma umwami azamukana n'ab'i Buyuda bose n'abaturage b'i Yerusalemu, n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy'isezerano, cyubuwe mu nzu y'Uwiteka. Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije n'amateka ye, abyemerana umutima we wose n'ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y'isezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze ab'i Yerusalemu n'Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b'i Yerusalemu basohoza isezerano ry'Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza. Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by'Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza. Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa mbere. Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka. Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli. Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruza banyu ari, n'ibihe byanyu nk'uko byanditswe na Dawidi umwami wa Isirayeli, na Salomo umuhungu we. Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane w'inzu ya ba sekuruza y'Abalewi, muhereko mubīkīre umwana w'intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurire bene wanyu, mukurikize ijambo ry'Uwiteka ryavuzwe na Mose.” Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n'amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y'umwami. Kandi n'abatware be baha abantu n'abatambyi n'Abalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware b'inzu y'Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n'inka magana atatu. Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n'abatware b'Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n'inka magana atanu. Uko ni ko biteguye umurimo, abatambyi bahagarara ahabo n'Abalewi bajya ku bihe byabo, nk'uko umwami yategetse. Nuko babīkīra umwana w'intama wa Pasika, n'abatambyi bamisha amaraso bayahawe n'Abalewi, Abalewi barabibaga. Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza b'abantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n'inka bazigenza batyo. Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n'amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose. Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n'iby'abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n'urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n'iby'abatambyi bene Aroni. N'abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk'uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w'umwami. N'abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b'Abalewi babiteguriye. Uko ni ko umurimo wose w'Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy'Uwiteka, nk'uko Umwami Yosiya yari yategetse. Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n'iminsi mikuru irindwi y'imitsima idasembuwe. Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk'iyo uhereye mu bihe by'umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n'iyo Yosiya yaziririje, afatanije n'abatambyi n'Abalewi n'Abayuda bose, hamwe n'Abisirayeli bari bahari n'abaturage b'i Yerusalemu. Mu mwaka wa cumi n'umunani w'ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo. Hanyuma y'ibyo byose, Yosiya amaze gutunganya urusengero, Neko umwami wa Egiputa arazamuka ajya gutera Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we. Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w'Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.” Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k'Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy'i Megido. Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.” Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b'ab'i Yerusalemu baramuririra. Na Yeremiya aborogera Yosiya, n'abaririmbyi bose b'abagabo n'ab'abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo. Ariko indi mirimo ya Yosiya, n'ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y'Uwiteka, n'ibyo yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda. Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu. Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu. Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa. Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye. Hanyuma Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni. Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni. Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye. Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka. Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu. Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka. Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli. Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu. Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturo bwayo. Ariko bagashinyagurira intumwa z'Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira. Ni cyo cyatumye abateza umwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza. Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni. Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose. Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugeza ku ngoma z'abami b'i Buperesi, bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi. Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati “Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ” Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati “Kuro umwami w'u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ibihugu by'abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu. Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n'izahabu n'ibintu n'amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y'Imana y'i Yerusalemu babikunze.’ ” Nuko abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bahagurukana n'abatambyi n'Abalewi n'abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu. Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by'ifeza n'izahabu, n'ibindi bintu n'amatungo n'ibintu by'igiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze. Kandi n'Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z'ibigirwamana bye. Ibyo Kuro umwami w'u Buperesi abikuzamo Mitiredati w'umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda. Kandi umubare wabyo ni uyu: amasahani y'izahabu mirongo itatu n'ay'ifeza igihumbi, n'imishyo makumyabiri n'icyenda, n'ibyungu by'izahabu mirongo itatu, n'iby'ifeza by'uburyo bwa kabiri magana ane n'icumi, n'ibindi bikoreshwa igihumbi. Ibikoreshwa byose by'izahabu n'ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubira i Yerusalemu. Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w'iwabo ni aba. Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna.Umubare w'abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu: Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri. Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri. Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu. Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri. Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu. Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu. Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri. Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu. Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri. Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu. Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu. Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane. Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n'umunani. Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu. Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri. Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu. Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu. Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu. Abagabo b'i Netofa ni mirongo itanu na batandatu. Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani. Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri. Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu. Abakomoka mu mugi wa Rama n'uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe. Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri. Abakomoka mu mugi wa Beteli n'uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu. Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri. Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu. Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri. Abakomoka mu mugi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu. Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu. Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu. Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu. Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri. Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi. Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi. Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane. Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n'umunani. Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n'icyenda. Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti, na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni, na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu, na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni, na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya, na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu, na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi, na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu, na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri, na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha, na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema, na bene Nesiya na bene Hatifa. N'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda, na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli, na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami. Abanetinimu bose n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri. Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n'imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko. Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri. Kandi n'abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w'Umunyagaleyadi akamwitirirwa, abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bagakurwa mu butambyi. Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu. Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu; udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n'abagore b'abaririmbyi magana abiri. Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu, n'ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri. Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y'inzu y'Imana, ngo bayishinge ahantu hayo. Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw'ibikoreshwa umurimo dariki z'izahabu inzovu esheshatu n'igihumbi, n'indatira z'ifeza ibihumbi bitanu, n'imyambaro ijana y'abatambyi. Nuko abatambyi n'Abalewi n'abantu bamwe, n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n'Abisirayeli bose mu midugudu yabo. Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe. Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b'abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy'Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w'Imana. Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe n'abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n'ibya nimugoroba. Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y'ingando nk'uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by'iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry'ibyategekewe umunsi wose. Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwa ubudasiba n'ibitambo byo mu mboneko z'amezi, n'iby'ibirori by'Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n'iby'umuntu wese washakaga gutura Uwiteka ituro, abitewe n'umutima ukunze. Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro z'urusengero zari zitarashingwa. Kandi bahemba abubatsi n'ababaji impiya, ab'i Sidoni n'ab'i Tiro babaha ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta, kugira ngo bazane ibiti by'imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w'u Buperesi. Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w'inzu y'Uwiteka. Maze Yeshuwa ahagurukana n'abahungu be na bene se, Kadimiyeli n'abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n'abahungu babo n'Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b'umurimo w'inzu y'Imana. Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n'Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk'uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse. Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati“Erega Uwiteka ni mwiza!N'imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw'inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Ariko benshi mu batambyi n'Abalewi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, ab'abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw'inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima, bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry'ibyishimo by'abantu n'ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure. Bukeye abanzi b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero, baherako begera Zerubabeli n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk'uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.” Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n'abandi batware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk'uko Kuro umwami w'u Buperesi yadutegetse.” Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya. Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami w'u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w'u Buperesi. Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage b'i Buyuda n'ab'i Yerusalemu. Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruzi umwami w'u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti z'Abasiriya no mu rurimi rwabo. Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko, barega ab'i Yerusalemu bati “Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi b'Abadinayi n'Abafarisataki n'Abatarupeli, n'Abafarisiti n'Abareki n'Abanyababuloni, n'Abashushanki n'Abadehayi n'Abanyelamu, n'ayandi mahanga yose umutware mukuru w'icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu mudugudu w'i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y'uruzi, n'ibindi nk'ibyo.” Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati“Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y'uruzi n'ibindi. Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w'igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro. None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa. None rero kuko dutunzwe n'ibwami, ntitube twabona umwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha, kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami n'ibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa. Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya y'uruzi.” Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y'uruzi urwandiko, arabasubiza ati“Amahoro n'ibindi. “Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza. Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome n'ubugande byabonekaga muri wo. Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n'igihugu cyose cyo hakurya y'uruzi, kandi ngo bahabwaga umusoro n'ihōro n'ikoro. Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera. Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugira ngo ikibi kidakura abami bagatubirwa.” Nuko bamaze gusomera urwandiko rw'Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato. Nuko umurimo w'inzu y'Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami w'u Buperesi. Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n'i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry'Imana ya Isirayeli. Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y'Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n'abahanuzi b'Imana babafashaga. Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n'iyi nkike?” Kandi barababaza bati “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?” Ariko amaso y'Imana yabo aba ku batware b'Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw'ibyo. Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b'Abafarisaki bari hakurya y'uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo. Bamwoherereza urwandiko rwanditswe rutya ngo:“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa. “Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy'u Buyuda ku nzu y'Imana nkuru yubakwa n'amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete. None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n'iyi nkike?’ Kandi twababajije n'amazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike n'amazina y'abagabo babatwara. “Nuko baradusubiza bati ‘Turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, kandi turubaka inzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyo umwami wa Isirayeli mukuru yubatse akayuzuza. Ariko hanyuma ba sogokuruza barakaje Imana nyir'ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludaya umwami w'i Babuloni asenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni. Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami w'i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y'Imana yubakwa. Ndetse n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y'i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y'i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye. Aramubwira ati “Jyana ibi bintu ugende ubishyire mu rusengero rw'i Yerusalemu, inzu y'Imana yubakwe mu kibanza cyayo.” Bukeye Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z'inzu y'Imana i Yerusalemu. Nuko rero uhereye icyo gihe ukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’ “Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu y'ububiko bw'umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk'uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu y'Imana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.” Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by'ibyabaye, ahabikwaga ibintu by'igiciro i Babuloni, babona umuzingo w'igitabo ahitwa Akimeta mu rugo rw'ibwami, mu gihugu cy'u Bumedi. Uwo muzingo wari urwibutso, wanditswemo utya ngo “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y'Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry'iby'inzu y'Imana y'i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw'igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n'ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu. Bayubakishe amabuye manini impushya eshatu n'uruhushya rw'ibiti bishya, kandi ibyo bazatanga kuri yo bizakurwe mu nzu y'umwami. Kandi n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yanyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabizana i Babuloni, babisubizeyo babijyane mu rusengero rw'i Yerusalemu, ikintu cyose gisubire mu cyimbo cyacyo, ubishyire mu nzu y'Imana. “None rero Tatenayi, wowe gisonga cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi banyu b'Abafarisaki bo hakurya y'uruzi, muhitarure mureke umurimo w'iyo nzu y'Imana ukorwe, igisonga cy'Abayuda n'abakuru babo mubareke, abe ari bo bubaka iyo nzu y'Imana mu kibanza cyayo. Kandi ntegetse itegeko ry'ibyo kubakisha iyo nzu y'Imana, mukwiriye gukorera abakuru b'Abayuda: mwende ku bintu by'umwami ni byo musoro w'abo hakurya y'uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora. Kandi n'ibyo bazakena, nk'ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by'Imana nyir'ijuru, n'ingano n'umunyu na vino n'amavuta, ibyo abatambyi b'i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe kugira ngo bazajye batambira Imana nyir'ijuru ibitambo by'umubabwe uhumura neza, kandi basabire umwami n'abahungu be kurama. Kandi nciye iteka, umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoye ibyo. Kandi Imana yahabesheje izina ryayo, nineshe abami bose n'amahanga yose n'abazaca mu itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo ngo basenye iyo nzu y'Imana y'i Yerusalemu. Jyewe Dariyo ntegetse iryo tegeko, risohozwe n'umwete wose.” Hanyuma Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo bumvise ibyo Umwami Dariyo yabatumyeho, babisohoresha umwete mwinshi. Nuko abakuru b'Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk'uko itegeko ry'Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw'itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w'u Buperesi. Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w'ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y'Umwami Dariyo. Maze Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'abandi bavuye mu bunyage, bagira umunsi w'ibirori wo gutaha iyo nzu y'Imana banezerewe. Ubwo batahaga iyo nzu y'Imana, batambye inka ijana n'amasekurume y'intama magana abiri n'abana b'intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurume y'ihene cumi n'abiri, uko umubare w'imiryango y'Abisirayeli wari uri, aba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Bashyiraho abatambyi uko imigabane yabo ikurikirana, n'Abalewi bajya ku bihe byabo ngo bakorere Imana iri i Yerusalemu, nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Maze abavukiye mu bunyage baziririza Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa mbere, kuko abatambyi n'Abalewi bari biyereje hamwe, bose bari baboneye. Nuko babīkīra umwana w'intama wa Pasika ku bw'abavukiye mu bunyage bose, no ku bwa bene wabo na bo ubwabo. Nuko Abisirayeli bari bagarutse bavuye mu bunyage, n'abantu bose bari bitandukanije n'ingeso mbi z'abapagani bo muri icyo gihugu, bagafatanya n'Abisirayeli ngo bashakane Uwiteka Imana y'Abisirayeli barasangira, baziririza iminsi mikuru irindwi y'imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduye umutima w'umwami wa Ashūri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w'inzu y'Imana, ari yo Mana ya Isirayeli. Hanyuma y'ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya, mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu, mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti, mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki, mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru, Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we. Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n'abatambyi bamwe, n'Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi. Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n'ukuboko kw'Imana ye kwari kuri we, kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y'Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n'amateka. Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n'umwanditsi, ndetse yari n'umwanditsi w'amagambo y'amategeko y'Uwiteka n'ibyo yategetse Abisirayeli. Aritazeruzi umwami w'abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru.“Ni amahoro masa n'ibindi. “Ntegetse itegeko, abantu b'Abisirayeli bose n'abatambyi babo n'Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane, kuko jyewe umwami n'abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby'i Buyuda n'i Yerusalemu nk'uko amategeko y'Imana yawe ufite ameze, kandi ngo ujyane ifeza n'izahabu, ibyo jyewe umwami n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu, kandi ifeza yose n'izahabu uzasanga mu gihugu cy'i Babuloni cyose, hamwe n'amaturo y'abantu n'ay'abatambyi batuririye inzu y'Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa. Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama, hamwe n'amaturo y'amafu n'ay'ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy'inzu y'Imana yanyu iri i Yerusalemu. Kandi ibizasaguka kuri izo feza n'izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka. N'ibintu uhabwa byo gukoresha mu nzu y'Imana yawe, uzabimurikire Imana y'i Yerusalemu. Kandi n'ibintu byose bazashaka ku bw'inzu y'Imana yawe, ibyo uzaba ukwiriye gutanga uzajye ubikura mu nzu ibikwamo ibintu by'umwami ubitange. “Jyewe ubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y'uruzi bose yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwa umwete wose bikagarukira ku italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano ijana, n'incuro z'intango za vino ijana, n'ibibindi by'amavuta ijana, n'umunyu udafite urugero. Ikizategekwa n'Imana nyir'ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugira ngo uburakari butagera mu gihugu cy'umwami n'abahungu be. Kandi tubasobanurire iby'abatambyi n'Abalewi, n'abaririmbyi n'abakumirizi, n'Abanetinimu n'abagaragu b'iyo nzu y'Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro. “Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw'Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n'abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y'uruzi, abazi amategeko y'Imana yawe bose, n'utayazi muzajye muyamwigisha. Maze utazemera kwitondera amategeko y'Imana yawe n'amategeko y'umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.” Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w'umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu. Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y'umwami n'abajyanama, n'imbere y'ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n'ukuboko k'Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane. Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi. Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi. Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n'abagabo ijana na mirongo itanu, ukurikiranije imivukire yabo. Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n'abagabo magana abiri. Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n'abagabo magana atatu. Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n'abagabo mirongo itanu. Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n'abagabo mirongo irindwi. Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n'abagabo mirongo inani. Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n'abagabo magana abiri na cumi n'umunani. Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itandatu. Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n'abagabo makumyabiri n'umunani. Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n'abagabo ijana n'icumi. Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo itandatu. Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo irindwi. Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n'abatambyi, nsanga nta n'umwe wo muri bene Lewi ubarimo. Ntumira Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamu b'abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b'abigisha. Mbatuma kwa Ido umutware w'i Kasifiya, mbabwira ubutumwa bazabwira Ido na bene se b'Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b'inzu y'Imana yacu. Maze ku bw'ukuboko kwiza kw'Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w'umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n'abahungu be na bene se uko ari cumi n'umunani, na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n'abahungu babo uko ari makumyabiri, n'abo mu Banetinimu, abo Dawidi n'abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo. Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y'Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n'abana bacu bato n'ibintu byacu byose, kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti “Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.” Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira. Maze ntora cumi na babiri mu batware b'abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n'abandi cumi muri bene se. Mbagerera ifeza n'izahabu n'ibintu by'amaturo y'inzu y'Imana yacu, ibyo umwami n'abajyanama be n'abatware be n'Abisirayeli bari bahari bose batuye. Nuko mbagerera italanto z'ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n'ibintu by'ifeza italanto ijana n'italanto z'izahabu ijana, n'ibyungu by'izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n'ibikoreshwa bibiri by'imiringa myiza isenwe y'igiciro cyinshi nk'icy'izahabu, ndabibashyikiriza. Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n'ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n'izo feza n'izahabu n'ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze. Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere y'abatware b'abatambyi n'Abalewi, n'abatware b'amazu ya ba sogokuruza b'Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu.” Nuko abatambyi n'Abalewi benda ifeza n'izahabu n'ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y'Imana yacu. Bukeye ku munsi wa cumi n'ibiri w'ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw'Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y'ababisha n'abaduciriye ibico mu nzira. Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu. Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, babigerera mu nzu y'Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b'Abalewi. Byose barabimurika uko umubare wabyo n'indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa. Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurume y'intama mirongo urwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka. Maze bashyikiriza abatware b'umwami n'ibisonga bye bo hakurya y'uruzi amategeko y'umwami, na bo bafasha abantu n'inzu y'Imana. Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi ntibitandukanije n'abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby'Abanyakanāni n'iby'Abaheti n'iby'Abaferizi, n'iby'Abayebusi n'iby'Abamoni n'iby'Abamowabu, n'iby'Abanyegiputa n'iby'Abamori, kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n'abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n'abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n'abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.” Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n'ubwanwa, nicara numiwe. Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n'amagambo y'Imana ya Isirayeli, ku bw'igicumuro cy'abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba. Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n'umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n'isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n'imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru. Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu. Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy'abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu. Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y'abami b'u Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu y'Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n'inkike idukikije i Buyuda n'i Yerusalemu. “Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe wategekeye mu bagaragu bawe b'abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n'ibizira bikorwa n'abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n'imyanda yabo hose irasāngana, kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’ None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n'urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n'ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo, mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n'abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk'uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.” Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n'amarira yikubise hasi imbere y'inzu y'Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n'abagore n'abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane. Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b'abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by'uko Abisirayeli bākira. Nuko rero none dusezerane isezerano n'Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n'abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n'iy'abahindira imishyitsi itegeko ry'Imana yacu, kandi bigenzwe nk'uko amategeko ategeka. Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore.” Ezira aherako arabyuka arahiza abakuru b'abatambyi n'Abalewi n'Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk'uko bagiye inama. Nuko bararahira. Maze Ezira arahaguruka ava imbere y'inzu y'Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n'igicumuro cy'abavuye mu bunyage. Hanyuma bamamaza i Buyuda n'i Yerusalemu, ngo abavukiye mu bunyage bakabuvamo bateranire i Yerusalemu, kandi ngo utazaza mu minsi itatu nk'uko abatware n'abakuru bagiye inama, azanyagwa ibye byose kandi na we ubwe akurwe mu iteraniro ry'abavuye mu bunyage. Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwa umushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi. Maze Ezira arahaguruka arababwira ati “Mwaracumuye mushaka abagore b'abanyamahangakazi, mwongerera Abisirayeli icyaha. None nimwāturire Uwiteka Imana ya ba sogokuruza mukore ibyo ishaka, mwitandukanye n'abanyamahanga bo mu gihugu, n'abagore b'abanyamahangakazi.” Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk'uko udutegeka ni ko twemeye kubikora. Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy'imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimo si uw'umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye cyane. Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b'abanyamahangakazi mu midugudu yacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n'abatware b'umudugudu bose n'abacamanza bawo, bageze aho uburakari bw'Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.” Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva ni bo bonyine bahagarutse bahakana iyo nama, kandi bafatanya na Meshulamu na Shabetayi Umulewi. Nuko abavukiye mu bunyage babigenza batyo. Maze Ezira umutambyi n'abatware bamwe b'amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura. Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere, bari barangije iby'abagabo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi. Abashatse abagore b'abanyamahangakazi bo mu bana b'abatambyi ni aba: muri bene Yeshuwa mwene Yosadaki na bene se, ni Māseya na Eliyezeri na Yaribu na Gedaliya. Batanga amaboko yabo ho abagabo yuko basenda abagore babo, kandi batanga impfizi y'intama yo mu mukumbi ho icyiru kuko batsinzwe n'urubanza. Muri bene Imerini Hanani na Zebadiya. Muri bene Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya. Muri bene Pashuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa. Mu Balewi ni Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ari we Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri. Mu baririmbyi ni Eliyashibu.Mu bakumirizi ni Shalumu na Telemu na Uri. Mu Bisirayeli: muri bene Paroshi ni Ramiya na Iziya na Malikiya, na Miyamini na Eleyazari na Malikiya na Benaya. Muri bene Elamu ni Mataniya na Zekariya na Yehiyeli, na Abudi na Yeremoti na Eliya. Muri bene Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza. Muri bene Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi. Muri bene Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti. Muri bene Pahatimowabu ni Adina na Kelali na Benaya, na Māseya na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase. Muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni, na Benyamini na Maluki na Shemariya. Muri bene Hashumu ni Matenayi na Matata na Zabadi, na Elifeleti na Yeremayi na Manase na Shimeyi. Muri bene Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli, na Benaya na Bedeya na Keluhi, na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu, na Mataniya na Matenayi na Yāsayi, na Bani na Binuwi na Shimeyi, na Shelemiya na Natani na Adaya, na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi, na Azarēli na Shelemiya na Shemariya, na Shalumu na Amariya na Yosefu. Muri bene Nebo ni Yeyeli na Matitiya na Zabadi, na Zebina na Ido na Yoweli na Benaya. Abo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari babyaranye abana. Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani, Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n'abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z'Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n'inkuru z'i Yerusalemu. Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy'u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z'i Yerusalemu zarasenyutse n'amarembo yaho yarahiye.” Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y'Imana nyir'ijuru nti “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir'ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n'imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo, none tegera ugutwi kwawe kumve n'amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b'Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n'inzu ya data twaragucumuye. Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n'ibyategetswe n'amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose. Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’, kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y'isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’ “Abo ni bo bagaragu bawe n'abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n'amaboko yawe akomeye. Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k'umugaragu wawe n'ukw'abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n'uyu mugabo.”Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y'umwami. Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y'umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye. Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n'ikindi keretse umubabaro wo mu mutima.”Mbyumvise ndatinya cyane. Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n'ahantu h'ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n'amarembo yaho akaba yarahiye?” Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?”Nuko nsaba Imana nyir'ijuru, maze nsubiza umwami nti “Niba umwami abikunze kandi umugaragu wawe nkakugiraho ubuhake, unyohereze i Buyuda mu murwa urimo ibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.” Umwami yari yicaranye n'umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw'iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe. Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y'uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda. Bampe n'urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w'ikibira cy'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by'amarembo y'umunara w'inzu, kandi n'iby'inkike z'umurwa n'iby'inzu nzabamo.”Umwami arabinyemerera, abitewe n'ukuboko kwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho. Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y'uruzi mbaha inzandiko z'umwami, kandi umwami yari yantumanye n'abatware b'ingabo n'abagendera ku mafarashi. Bukeye Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza. Nuko ngeze i Yerusalemu marayo gatatu. Nijoro mbyukana n'abantu bake, kandi sinagize umuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutima ngo ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse. Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y'iriba ry'ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z'i Yerusalemu zasenyutse n'amarembo yaho yahiye. Maze njya ku irembo ry'isōko no ku kidendezi cy'umwami, ariko ntihaboneka inzira y'ifarashi yari impetse. Iryo joro nzamuka iruhande rw'akagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukira nyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka. Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware, haba n'abandi bakora umurimo. Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n'amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y'i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.” Mbabwira ukuboko kw'Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n'amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza. Ariko Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni na Geshemu w'Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?” Maze ndabasubiza nti “Imana nyir'ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka, ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo nta n'urwibutso mufite muri Yerusalemu.” Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b'abatambyi, bubaka irembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. Abagabo b'i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka.Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka. Irembo ry'amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo. Kandi Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi, ni we wakurikiragaho asana.Meshulamu mwene Berekiya mwene Meshezabēli akurikiraho asana.Na Sadoki mwene Bāna akurikiraho asana. Ab'i Tekowa bakurikiragaho basana, ariko imfura zo muri bo ntizagandukiraga umurimo wa shebuja. Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo. Melatiya w'i Gibeyoni na Yadoni w'Umunyameronoti, ab'i Gibeyoni n'ab'i Misipa bo mu butware bw'igisonga cy'umwami cyo hakuno y'uruzi, na bo bakurikiragaho basana. Uziyeli mwene Harihaya b'abacuzi b'izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari. Kandi Refaya mwene Huri umutware w'igice kimwe cy'i Yerusalemu, na we akurikiraho asana. Yedaya mwene Harumafu akurikiraho asana, aherekeye inzu ye.Na Hatushi mwene Hashabuneya akurikiraho asana. Malikiya mwene Harimu na Hashubu mwene Pahatimowabu, basana ahandi hamwe n'umunara w'itanura. Kandi Shalumu mwene Haloheshi umutware w'ikindi gice cy'i Yerusalemu, we n'abakobwa be bakurikiragaho basana. Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni n'abaturage b'i Zanowa, bararyubaka bateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda. Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware wo mu butware bw'i Betihakeremu. Uwo araryubaka ateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo. Irembo ry'isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw'i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, yubaka n'inkike y'ikidendezi cy'i Silowa aherekeye isambu y'umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi. Nehemiya mwene Azibuki umutware w'igice kimwe cy'i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y'abanyamahanga. Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana.Hashabiya umutware w'igice kimwe cy'i Keyila, akurikiraho asana inkike ye. Hakurikiraho bene wabo basana, barimo Bavayi mwene Henadadi umutware w'ikindi gice cy'i Keyila. Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w'i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw'intwaro z'intambara, aho inkike ihetera. Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w'inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru. Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w'inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira. Abatambyi n'abantu bo mu kibaya bakurikiraho basana. Benyamini na Hashubu bakurikiraho, basana ahateganye n'inzu yabo.Azariya mwene Māseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahabangikanye n'inzu ye. Binuwi mwene Henadadi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku nzu ya Azariya akageza aho inkike ihetera ku nkokora. Palali mwene Uzayi ni we wasannye ahabangikanye n'aho inkike ihetera, n'umunara wometswe ku nzu y'umwami yo haruguru yegereye urugo rw'abarinzi.Pedaya mwene Paroshi akurikiraho asana. Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye n'irembo ry'amazi ryerekeye iburasirazuba n'umunara wometsweho. Ab'i Tekowa bakurikiraho basana ikindi gice giteganye n'umunara munini wubatsweho, ukageza ku nkike ya Ofeli. Haruguru y'irembo ry'amafarashi hasanwa n'abatambyi, umuntu wese asana ahateganye n'inzu ye. Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n'inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, akurikiraho asana. Hananiya mwene Shelemiya, na Hanuni umuhungu wa gatandatu muri bene Salafu bakurikiraho, basana ikindi gice. Meshulamu mwene Berekiya akurikiraho, asana ahateganye n'inzu ye. Malikiya wo mu bacuzi b'izahabu akurikiraho asana ageza ku nzu y'Abanetinimu n'iy'abatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadi no kugeza ahazamuka hajya ku nkokora. Kandi hagati y'ahazamuka hajya ku nkokora n'irembo ry'intama, hasanwa n'abacuzi b'izahabu n'abatunzi. Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira Abayuda. Avugira imbere ya bene se n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati “Ziriya mbwa z'Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by'ibishingwe, kandi yarahiye?” Kandi Tobiya w'Umwamoni yari kumwe na we aravuga ati “N'ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y'amabuye.” Nuko ndasenga nti “Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama, ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano. Kandi ntugatwikīre gukiranirwa kwabo, n'icyaha cyabo ntikigahanagurwe imbere yawe kuko babaye ikigusha ku bubatsi.” Nuko twubaka inkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora. Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane, bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab'i Yerusalemu, babatere imidugararo. Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro. Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.” Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.” Kandi Abayuda bari baturanye n'abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiye ibihe cumi ngo tugaruke aho bari. Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y'inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n'ab'imiryango yabo, bitwaje inkota n'amacumu n'imiheto. Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.” Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we. Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n'ingabo n'imiheto n'amafurebo y'ibyuma, kandi abatware bari inyuma y'ab'umuryango wa Yuda babavuna. Abubakaga inkike n'abikoreraga n'ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y'intambara, n'abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n'uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye. Maze mbwira imfura n'abatware n'abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we. Aho muzumva ijwi ry'ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.” Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara. Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n'umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.” Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y'intambara. Bukeye rubanda rw'Abayuda n'abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b'Abayuda kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n'abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.” Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n'inzabibu zacu n'amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.” Kandi n'abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z'umusoro w'umwami dutanze amasambu yacu n'inzabibu zacu ho ingwate. Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n'ababo. Nyamara abahungu bacu n'abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n'inzabibu zacu bifitwe n'abandi.” Numvise kwitotomba kwabo n'amaganya yabo, ndarakara cyane. Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n'abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.”Nuko mbateraniriza iteraniro rinini. Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b'Abayuda bari baraguzwe n'Abanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?” Nuko baraceceka babura icyo bavuga. Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b'abanyamahanga? Nanjye na bene data n'abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n'ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo. Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n'inzabibu zabo, n'inzelayo zabo n'amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy'ifeza, n'icy'ingano n'icya vino n'icy'amavuta, ibyo mwabakaga.” Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk'uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk'uko basezeranye. Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.”Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk'uko basezeranye. Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy'umwami mu gihugu cy'u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n'ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n'amakoro y'ubusonga. Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z'ifeza mirongo ine, ndetse n'abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana, ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n'abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo. Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda n'abatware babo bariraga ku meza yanjye, udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije. Kandi igerero ry'umunsi umwe ryabagamo inka imwe n'intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n'inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z'amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry'ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n'uburetwa. Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza. Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n'abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo. Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi. Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.” Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo. Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze rwari rwanditswemo ngo“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n'Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa. Ngo washyizeho n'abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.” Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.” Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe.Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko! Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y'Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z'urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.” Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.” Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye. Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke. Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n'ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n'umuhanuzikazi Nowadiya n'abandi bahanuzi bashaka kunkangisha. Nuko ku munsi wa makumyabiri n'itanu w'ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n'ibiri tuzubaka. Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo. Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho. Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramu wa Shekaniya mwene Ara, kandi n'umuhungu we Yehohanani yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya. Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha. Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abalewi, nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w'igihome ubutware bw'i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana. Ndabategeka nti “Inzugi z'i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b'i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.” Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, n'amazu yari atarubakwa. Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura n'abatware n'abantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo: Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w'iwabo. Ni bo bazanywe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Umubare w'abagabo b'Abisirayeli ni uyu: Bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri. Bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri. Bene Ara ni magana atandatu na mirongo itanu na babiri. Bene Pahatimowabu bo muri bene Yoshuwa na Yowabu, ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi n'umunani. Bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Bene Zatu ni magana inani na mirongo ine na batanu. Bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu. Bene Binuwi ni magana atandatu na mirongo ine n'umunani. Bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri n'umunani. Bene Azigadi ni ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri. Bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi. Bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi. Bene Adini ni magana atandatu na mirongo itanu na batanu. Bene Ateri wa Hezekiya ni mirongo urwenda n'umunani. Bene Hashumu ni magana atatu na makumyabiri n'umunani. Bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na bane. Bene Harifu ni ijana na cumi na babiri. Bene Gibeyoni ni mirongo urwenda na batanu. Ab'i Betelehemu n'ab'i Netofa ni ijana na mirongo inani n'umunani. Aba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani. Ab'i Betazimaveti ni mirongo ine na babiri. Ab'i Kiriyatiyeyarimu n'i Kefira n'i Bēroti ni magana arindwi na mirongo ine na batatu. Ab'i Rama n'i Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe. Ab'i Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri. Ab'i Beteli na Ayi ni ijana na makumyabiri na batatu. Ab'i Nebo yindi ni mirongo itanu na babiri. Aba Elamu yindi ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na bane. Bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri. Ab'i Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu. Ab'i Lodi n'i Hadidi na Ono ni magana arindwi na makumyabiri n'umwe. Ab'i Senaya ni ibihumbi bitatu na magana urwenda na mirongo itatu. Abatambyi bene Yedaya bo mu muryango wa Yoshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu. Bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri. Bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi. Bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi. Abalewi na bo ni aba: Bene Yoshuwa wa Kadimiyeli wo muri bene Hodeva ni mirongo irindwi na bane. N'abaririmbyi bene Asafu ni ijana na mirongo ine n'umunani. N'abakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi ni ijana na mirongo itatu n'umunani. N'Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti, na bene Kerosi na bene Siya na bene Padoni, na bene Lebana na bene Hagaba na bene Shalumayi, na bene Hanāni na bene Gideli na bene Gahari, na bene Reyaya na bene Resini na bene Nekoda, na bene Gazamu na bene Uza na bene Paseya, na bene Besayi na bene Meyunimu na bene Nefushesimu, na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri, na bene Basiliti na bene Mehida na bene Harisha, na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema, na bene Nesiya na bene Hatifa. N'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo, bene Sotayi na bene Sofereti na bene Perida, na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli, na bene Shefatiya na bene Hatili na bene Pokeretihasebayimu na bene Amoni. Abanetinimu bose n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri. Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha n'i Kerubu na Adoni na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazu ya ba sekuruza cyangwa kuvuka kwabo ngo bihamye ko ari Abisirayeli. Bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda ni magana atandatu na mirongo ine na babiri. Kandi mu batambyi harimo bene Hobaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi Umunyagaleyadi, akamwitirirwa. Abo bashatse aho banditswe mu babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ntibahabona. Ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bakabakura mu butambyi. Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu. Iteraniro ryose ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu, udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo. Umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari kumwe n'abaririmbyi b'abagabo n'abagore magana abiri na mirongo ine na batanu. Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu, n'ingamiya zabo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri. Kandi bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki z'izahabu igihumbi, n'ibyungu mirongo itanu n'imyambaro y'abatambyi magana atanu na mirongo itatu. Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza bashyira mu bubiko idariki z'izahabu inzovu ebyiri, n'indatira z'ifeza ibihumbi bibiri na magana abiri. Kandi ibyo abandi bantu batanze byari idariki z'izahabu inzovu ebyiri, n'indatira z'ifeza ibihumbi bibiri n'imyambaro y'abatambyi mirongo itandatu n'irindwi. Maze abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi, n'abantu bamwe n'Abanetinimu n'Abisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo. Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli. Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse. Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko. Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw'ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw'iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu. Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y'abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka. Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru.Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi. Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n'Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho. Basoma mu gitabo amategeko y'Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga. Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko. Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z'ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.” Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by'ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe. Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abantu bose n'abatambyi n'Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y'amategeko. Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi, kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n'i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y'imyelayo n'ay'iminzenze, n'ay'imihadasi n'ay'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsikanye, muce ingando nk'uko byanditswe.” Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu. Iteraniro ryose ry'abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane. Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri. Nuko ku munsi wa makumyabiri n'ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n'umukungugu. Urubyaro rw'Abisirayeli bitandukanya n'abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza. Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy'umunsi basoma mu gitabo cy'amategeko y'Uwiteka Imana yabo, n'ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo. Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw'Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n'ijwi rirenga. Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati“Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry'icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose. “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n'ijuru risumba ayandi n'ingabo zaryo zose, n'isi n'ibiyirimo byose n'amanyanja n'ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n'ingabo zo mu ijuru zirakuramya. Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu, ukamukura muri Uri y'Abakaludaya ukamwita Aburahamu. Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi ko uzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka. “Hanyuma ubona kubabara kwa ba sogokuruza bari muri Egiputa, wumva gutaka kwabo ko ku Nyanja Itukura. Werekanira ibimenyetso n'ibitangaza kuri Farawo n'abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk'uko rimeze none. Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiye ubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nk'ibuye. Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi y'igicu, nijoro ukaba mu nkingi y'umuriro, ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo. Wamanukiye ku musozi wa Sinayi uvugana na bo uri mu ijuru ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y'ukuri n'amateka atunganye n'ibindi byategetswe, ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko n'amateka, biba ibyo utegetse. “Bashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyota ubakurira amazi mu rutare, utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindūre. Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe, banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n'ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye. Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cy'inyana kiyagijwe bakavuga bati ‘Iyi ni yo Mana yawe yagukuye muri Egiputa’ bagakora ibirakaza bikabije, ariko wowe ku bw'imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y'igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y'umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo. Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi. Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n'ibirenge byabo ntibyabyimbaga. “Wabagabiye ibihugu by'abami, ubaha n'amahanga wabagabanije uko imiryango yabo yari iri. Uko ni ko bahindūye igihugu cya Sihoni umwami w'i Heshiboni, n'igihugu cya Ogi umwami w'i Bashani. Kandi abana babo warabagwije bangana n'inyenyeri zo mu ijuru, ubashyira mu gihugu wabwiye ba sekuruza ko bazakijyamo bakagihindūra. Nuko abana babo bajya mu gihugu baragihindūra, uneshereza imbere yabo Abanyakanāni bari abaturage bo muri icyo gihugu, wabagabirije hamwe n'abami babo n'amahanga yo mu gihugu ngo babagire uko bashaka. Batsinda imidugudu igoswe n'inkike n'igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuye ibintu byiza byose, n'amariba yafukuwe imusozi, n'inzabibu n'inzelayo n'ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi. “Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije. Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y'ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw'imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y'ababisha babo. Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y'ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri, ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva. Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y'amahanga yo mu gihugu. Ariko ku bw'imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y'imbabazi n'ibambe. “Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n'ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z'abami ba Ashūri ukageza ubu. Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi. Kandi n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n'ibyo wabahamirije. Bari mu bwami bwabo bakabona kugira neza kwawe kwinshi, bakaba mu gihugu kigari cyera cyane wabihereye. Ntibagukoreraga kandi ntibarekaga imirimo yabo mibi. None dore turi abaretwa, n'igihugu wahaye ba sogokuruza ngo batungwe n'imbuto n'ibindi bintu byiza byo muri cyo, tugihatswemo. Kandi icyo gihugu gihesha inyungu abami washyiriyeho kudutegeka tuzira ibicumuro byacu, ndetse bafite n'ubutware ku mibiri yacu no ku matungo yacu uko bashaka, none dufite umubabaro cyane. “Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.” Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya, na Seraya na Azariya na Yeremiya, na Pashuri na Amariya na Malikiya, na Hatushi na Shebaniya na Maluki, na Harimu na Meremoti na Obadiya, na Daniyeli na Ginetoni na Baruki, na Meshulamu na Abiya na Miyamini, na Māziya na Bilugayi na Shemaya. Abo bari abatambyi.Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli, na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni, na Mika na Rehobu na Hashabiya, na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya, na Hodiya na Bani na Beninu. Abatware b'abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani, na Buni na Azigadi na Bebayi, na Adoniya na Bigivayi na Adini, na Ateri na Hezekiya na Azuri, na Hodiya na Hashumu na Besayi, na Harifu na Anatoti na Nobayi, na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri, na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa, na Pelatiya na Hanāni na Anaya, na Hoseya na Hananiya na Hashubu, na Haloheshi na Piliha na Shobeka, na Rehumu na Hashabuna na Māseya, na Ahiya na Hanāni na Anani, na Maluki na Harimu na Bāna. “Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge, bafatanya n'imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n'indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y'Imana yatanzwe na Mose umugaragu w'Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n'amateka ye, kandi yuko tutazashyingirana n'abanyamahanga bo muri icyo gihugu, kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose. “Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w'inzu y'Imana yacu, n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu. “Maze dufindira abatambyi n'Abalewi n'abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y'inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y'Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy'Uwiteka Imana yacu nk'uko byanditswe mu mategeko. “Twemera no kuzana mu nzu y'Uwiteka umuganura w'ubutaka bwacu, n'umuganura w'imbuto zose ziribwa z'ibiti by'amoko yose uko umwaka utashye, kandi no kuzana impfura z'abahungu bacu n'uburiza bw'amatungo yacu nk'uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw'inka zacu n'ubw'intama zacu ngo tubuzane mu nzu y'Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi mu nzu y'Imana yacu, kandi tukajya tuzana umuganura w'irobe ryacu n'amaturo yacu azunguzwa, n'imbuto ziribwa zo ku biti by'amoko yose na vino n'amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y'Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy'ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy'imyaka yo mu midugudu yose. Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n'Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y'Imana yacu, babishyire mu byumba by'inzu ibikwamo iby'ubutunzi. Abisirayeli n'Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y'amasaka na vino n'amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by'ubuturo bwera, bafatanije n'abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi n'abakumirizi n'abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y'Imana yacu.” Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu. Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu. Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo. Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini.Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi, na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w'i Shilo. Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b'intwari magana ane na mirongo itandatu n'umunani. Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya, akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n'umunani. Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b'umurwa. Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini, na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana, na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya, na bene wabo b'abatware b'amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri, na bene wabo abagabo bakomeye b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu. Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni, na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b'Abalewi, abakoreshaga imirimo y'inzu y'Imana yo hanze. Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni. Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane. Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri. Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturaga mu midugudu y'u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye. Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo. Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry'iminsi yose. Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy'umwami cyarangizaga iby'abantu bose. Kandi mu birorero n'ibikingi byabyo, bamwe b'Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n'i Diboni no mu midugudu yaho, n'i Yekabusēli no mu midugudu yaho, n'i Yeshuwa n'i Molada n'i Betipeleti, n'i Hasarishuwali n'i Bērisheba no mu midugudu yaho, n'i Sikulagi n'i Mekona no mu midugudu yaho, na Enirimoni n'i Sora n'i Yaramuti, n'i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n'i Lakishi n'amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu. Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n'i Beteli no mu midugudu yaho, na Anatoti n'i Nobu na Ananiya, n'i Hasori n'i Rama n'i Gitayimu, n'i Hadidi n'i Seboyimu n'i Nebalati, n'i Lodi na Ono haba umubande w'abakozi b'abahanga. Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n'Ababenyamini. Aba ni bo batambyi n'Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa:Seraya na Yeremiya na Ezira, na Amariya na Maluki na Hatushi, na Shekaniya na Rehumu na Meremoti, na Ido na Ginetoni na Abiya, na Miyamini na Mādiya na Biluga, na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya, na Salu na Amoki na Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo batware b'abatambyi na bene wabo bo mu gihe cya Yeshuwa. Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe. Na Bakibukiya na Uno bene wabo, barakuranwaga mu bihe. Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada. Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa. Abatambyi bo mu gihe cya Yoyakimu bari abatware b'amazu ya ba sekuruza ni aba: uw'inzu ya Seraya ni Meraya, uw'inzu ya Yeremiya ni Hananiya, uw'inzu ya Ezira ni Meshulamu, uw'inzu ya Amariya ni Yehohanani, uw'inzu ya Maluki ni Yonatani, uw'inzu ya Shebaniya ni Yosefu, uw'inzu ya Hiramu ni Adina, uw'inzu ya Merayoti ni Helikayi uw'inzu ya Ido ni Zekariya, uw'inzu ya Ginetoni ni Meshulamu, uw'inzu ya Abiya ni Zikiri, uw'inzu ya Miniyamini n'iya Mowadiya ni Pilitayi, uw'inzu ya Biluga ni Shamuwa, uw'inzu ya Shemaya ni Yehonatani, uw'inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw'inzu ya Yedaya ni Uzi uw'inzu ya Salayi ni Kalayi, uw'inzu ya Amoki ni Eberi, uw'inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw'inzu ya Yedaya ni Netanēli. Mu bihe bya Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa, Abalewi n'abatambyi bari baranditswe ku ngoma ya Dariyo Umuperesi. Bene Lewi abatware b'amazu ya ba sekuruza bari baranditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma, kugeza igihe cya Yohanani mwene Eliyashibu. Kandi abatware b'Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w'Imana bajya ibihe. Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari abakumirizi barinda amazu y'ububiko yo ku marembo. Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy'umwami, na Ezira umutambyi akaba n'umwanditsi. Ubwo bezaga inkike y'i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n'ibyuma bivuga na nebelu n'inanga. Kandi abahungu b'abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by'Abanyanetofa, n'i Betigilugali no mu masambu y'i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z'i Yerusalemu. Nuko abatambyi n'Abalewi bariyeza, maze beza abantu n'amarembo n'inkike. Nuko nuriza abatware b'Abayuda ngo bajye hejuru y'inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima.Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda. Bakurikirana na Hoshaya n'igice cy'abatware b'Abayuda, na Azariya na Ezira na Meshulamu, na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya, n'abahungu b'abatambyi bamwe bafite amakondera: Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya, mwene Mikaya mwene Zakuri mwene Asafu, na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w'Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere. Bageze ku irembo ry'isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y'inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry'amazi iburasirazuba. Undi mutwe w'abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n'igice cy'abantu, tugenda ku nkike haruguru y'umunara w'itanura tugera ku nkike ngari. Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi. Maze imitwe yombi ihagarara mu nzu y'Imana irahayishimira, nanjye nari kumwe n'igice cy'abatware n'abatambyi: Eliyakimu na Māseya na Miniyamini na Mikaya, na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite amakondera, na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo. Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n'abagore n'abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure. Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by'ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n'umuganura n'ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y'abatambyi n'Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y'imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n'uko abatambyi n'Abalewi bari ku mirimo yabo, bagafata ibihe ku Mana yabo n'ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n'abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n'iry'umuhungu we Salomo. Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w'abaririmbyi, hakaba n'indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima. Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry'abaririmbyi n'abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n'Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni. Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose, kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n'amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha. Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy'abanyamahanga cyose. Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y'Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya, yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y'amafu n'icyome, n'ibikoreshwa n'ibice bya kimwe mu icumi by'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, ibyagererwaga Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi ku bw'itegeko, hamwe n'amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi. Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n'ibiri wo ku ngoma y'umwami w'i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera. Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by'inzu y'Imana, birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze. Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by'inzu y'Imana n'amaturo y'amafu n'icyome. Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n'abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy'iwabo. Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y'Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo. Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, babishyira mu bubiko. Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo. Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw'ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y'Imana yanjye, n'ibihe bifatwa muri iyo. Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n'abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n'inzabibu n'imbuto z'imitini n'imitwaro y'uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya. Kandi hariho abagabo b'i Tiro bazanaga amafi n'ibintu by'uburyo bwose, bakagura n'Abayuda ku isabato muri Yerusalemu. Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi w'isabato? Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.” Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z'amarembo y'i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w'isabato. Maze abatunzi n'abagura ibintu by'uburyo bwose, barara inyuma y'i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri. Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y'inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato. Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w'isabato.Mana yanjye, n'ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana. Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b'Abanyashidodikazi n'Abamonikazi n'Abamowabukazi. Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n'urw'Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw'ishyanga ribonetse ryose. Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo. Mbese Salomo umwami w'Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n'Imana ye ikamwimika ingoma y'Abisirayeli bose, ariko na we abagore b'abanyamahangakazi baramucumuje. None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b'abanyamahanga?” Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni. Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n'isezerano ry'abatambyi n'iry'Abalewi. Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe by'abatambyi n'iby'Abalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we, ntegeka n'iby'amaturo y'inkwi mu bihe bitegetswe n'iby'umuganura.Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire. Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya), Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y'ubwami ku murwa w'i Shushani. Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose n'abagaragu be ibyokurya, abakomeye b'u Buperesi n'u Bumedi n'imfura n'abatware b'intebe bateranira imbere ye. Amara iminsi yerekana ubutunzi bwo mu bwami bwe bw'icyubahiro, n'igitinyiro cy'ubwiza bwe buhebuje, iyo minsi yari ijana na mirongo inani. Nuko iyo minsi ishize, umwami atekeshereza abantu bose ibyokurya bari ku murwa w'i Shushani, abakomeye n'aboroheje, bamara iminsi irindwi ku rurembo rw'urugo rw'ibwami. Hari hakinzwe imyenda y'ibitare n'iyirabura nk'ibyatsi bibisi n'iy'imikara ya kabayonga, imanitswe n'imishumi y'ibitambaro by'ibitare byiza n'iy'imihengeri ku nkingi z'amabuye yitwa marimari. Iyo mishumi yari ifashwe n'impeta z'ifeza, kandi hariho n'intāra z'izahabu n'ifeza ku mabuye ashashwe ya marimari y'amabara menshi, atukura n'ay'ibitare n'ay'imihondo n'ay'imikara. Babahera ibyokunywa mu bintu by'izahabu bidahuje urugero, na vino y'ibwami nyinshi kuko ari ko umwami yatangaga. Uko kunywa kwabaye nk'uko byategetswe, nta wabahataga kuko umwami yari yategetse abanyabintu bye bose ko baha umuntu wese uko ashatse. Kandi Umwamikazi Vashiti na we atekeshereza abagore ibyokurya mu nzu y'ibwami, ari yo y'Umwami Ahasuwerusi. Nuko ku munsi wa karindwi umwami anezeza umutima na vino, ategeka Mehumani na Bizita na Haribona, na Bigita na Abagita na Zetari na Karikasi, inkone ndwi zaherezaga Umwami Ahasuwerusi, ngo bazane Umwamikazi Vashiti imbere y'umwami yambaye ikamba, kugira ngo amurikire abantu n'abatware ubwiza bwe kuko yari umunyaburanga. Ariko Umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n'itegeko ry'umwami yamutegekesheje inkone ze. Umwami ni ko kurakara cyane, uburakari bugurumana muri we. Umwami aherako abaza abacurabwenge bazi ibyabaye kera (kuko ari ko yabigenzaga ku bacurabwenge bazi amategeko n'amateka bose, kandi umwami yegerwaga na Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi na Marisena na Memukani, abatware barindwi b'u Buperesi n'u Bumedi, ari bo bashyikiraga umwami bakaba mu cyimbo cy'imbere ku mwami). Umwami arababaza ati “Umwamikazi Vashiti turamugenza dute mu by'amategeko, kuko yagandiye itegeko Umwami Ahasuwerusi yamutegekesheje inkone?” Memukani asubiriza imbere y'umwami n'abatware ati “Umwamikazi Vashiti ntacumuye ku mwami wenyine, acumuye no ku batware bose no ku mahanga yose ari mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, kuko ibyo umwamikazi yakoze ibyo bizamamara mu bagore bose bitume basuzugura abagabo babo, nibivugwa yuko Umwami Ahasuwerusi yategetse ko Umwamikazi Vashiti amwitaba akanga. Ndetse uyu munsi abatwarekazi b'u Buperesi n'u Bumedi nibumva ibyo umwamikazi yakoze, na bo ni ko bazagira abatware b'umwami bose. Nuko rero hazabaho agasuzuguro kenshi n'uburakari. Umwami niyemera inama ategeke itegeko ry'umwami, maze ryandikwe mu mategeko y'Abaperesi n'Abamedi rye guhindurwa, yuko Vashiti atazongera kugera imbere y'Umwami Ahasuwerusi, kandi n'icyubahiro cye cy'ubwamikazi agihe undi umurusha ingeso nziza. Nuko bamamaze iteka umwami agiye guca rikwire mu gihugu cye cyose kuko ari kinini. Ni ho abagore bose bazubaha abagabo babo, abakomeye n'aboroheje.” Iyo nama ishimwa n'umwami n'abatware. Umwami aherako abigenza uko Memukani yamugiriye inama. Yohereza inzandiko mu bihugu by'umwami byose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n'ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, ngo umugabo wese ajye ategeka mu rugo rwe, kandi ngo baryamamaze mu ndimi z'abantu be uko zingana. Hanyuma y'ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n'ibyo yakoze. n'igihano bamuhannye. Maze abagaragu b'umwami b'abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b'inkumi beza, kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by'ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b'inkumi beza bose mu nzu y'abagore mu murwa w'i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y'umwami umurinzi w'abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha. Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo. Mu murwa w'i Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini. Yayiri yajyanywe ari imbohe n'abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami w'Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni. Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk'umwana we. Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w'i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y'umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w'abagore. Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n'imigabane ye n'abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y'umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n'abaja be, amushyira mu nzu y'abagore aheza haruta ahandi hose. Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga. Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y'urugo rw'inzu y'abagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze n'uko yaba. Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ry'abagore amezi cumi n'abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n'ibindi byo kwarika abagore, maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu y'abagore ngo ajye mu nzu y'umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa. Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y'abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y'umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina. Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk'umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y'umwami umurinzi w'abagore yategekaga, kandi ashimwa n'abamurebaga bose. Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere. Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti. Maze umwami atekeshereza abatware be bose n'abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk'uko umwami azitanga. Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry'ibwami. Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk'uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk'uko yaryumviraga akimurera. Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry'ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi. Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami. Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y'umwami mu gitabo cy'ubucurabwenge. Hanyuma y'ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz'abatware bose bahakanywe. Abagaragu b'umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye. Bukeye abagaragu b'umwami bari ku irembo ry'ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry'umwami?” Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda. Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane. Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi. Maze mu mwaka wa cumi n'ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n'amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari. Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n'ay'ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y'umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira. Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z'ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b'umwami, bazishyire mu bubiko bwe.” Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w'Abayuda. Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.” Bukeye ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b'umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe batwaraga ibihugu bye byose, n'ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n'ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n'ikimenyetso cy'impeta ye. Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by'umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n'abato, abana bato n'abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago. Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi. Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara ku murwa w'i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w'i Shushani barumirwa. Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry'umubabaro, ajya imbere y'irembo ry'umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira. Kandi mu bihugu byose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu. Bukeye abaja ba Esiteri n'inkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara. Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone z'umwami, uwo umwami yari yategetse kumukorera, amutuma amwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubaze ibibaye n'impamvu zabyo. Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ry'ibwami. Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, n'umubare w'impiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubiko bw'umwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure. Kandi amuha urwandiko rukurikije urw'iteka ryamamajwe i Shushani ryo kubarimbura, ngo arwereke Esiteri arumusomere. Aherako amwihanangiriza ngo asange umwami amwinginge, ahakirwe bene wabo kuri we. Hataki aragaruka, abwira Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi. Maze Esiteri atuma Hataki ubutumwa kuri Moridekayi ati “Abagaragu b'umwami bose n'abantu bo mu bihugu by'umwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rw'ikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye y'izahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange.” Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri. Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y'umwami, kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n'ab'inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n'iki.” Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n'abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse. Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y'ubwamikazi ajya mu rugo rw'ingombe rw'inzu y'umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y'ubwami mu nzu y'umwami, areba mu muryango. Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y'izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w'inkoni. Nuko umwami aramubaza ati “Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane w'igihugu cyanjye.” Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.” Umwami aherako arategeka ati “Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.” Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye. Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati “Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w'igihugu nawuguha.” Esiteri aramusubiza ati “Icyo nsaba kandi nshaka ni iki: niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.” Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry'ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane. Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze n'umugore we Zereshi; abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n'uko afite abana benshi, n'uko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware n'abagaragu be bose. Hamani arongera arababwira ati “Kandi n'Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n'umwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse n'ubu yandaritse ngo n'ejo nzazane n'umwami. Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ry'umwami.” Nuko umugore we Zereshi n'incuti ze zose bamugira inama bati “Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n'umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n'umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti. Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy'ubucurabwenge bagisomera umwami, basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi. Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?”Abagaragu b'umwami b'abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.” Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?”Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw'imbere ibwami, azanywe no kuvugana n'umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye. Abagaragu b'umwami baramusubiza bati “Hamani ni we uri mu rugo.”Umwami ati “Naze.” Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati “Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate?”Hamani aribwira ati “Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?” Hamani asubiza umwami ati “Uwo umwami akunze kubaha, bazane imyambaro y'ubwami umwami ajya yambara, n'ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ry'ubwami. Maze iyo myambaro n'iyo farashi babihe umwe wo mu batware b'umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n'iyo farashi, barangururire imbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.’ ” Nuko umwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n'ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry'ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.” Nuko Hamani ajyana imyambaro n'ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n'ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.” Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry'ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye. Aherako atekerereza umugore we Zereshi n'incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n'umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw'Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.” Bakivugana na we haza inkone z'umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye. Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera. Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w'igihugu nawuguha.” Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati “Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetse ukize n'ubwoko bwacu. Ni cyo nsaba kuko jyewe n'ubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwe kuba imbata n'abaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kuriha umwami ibyo aba yishe.” Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati “Ni nde uhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he?” Esiteri aramusubiza ati “Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani.” Hamani agirira ubwoba imbere y'umwami n'umwamikazi. Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w'ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi. Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w'ibwami, yinjira mu nzu y'inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?”Ijambo rigihinguka mu kanwa k'umwami, Hamani bamupfuka mu maso. Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza.”Umwami arategeka ati “Abe ari cyo mumumanikaho.” Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriye Moridekayi, maze uburakari bw'umwami buracogora. Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w'Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y'umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana. Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw'ibya Hamani. Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y'umwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n'imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda. Umwami atunga Esiteri inkoni y'izahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y'umwami aravuga ati “Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu by'umwami byose. Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?” Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati “Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda. Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry'umwami muhomeho ikimenyetso cy'impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry'umwami zigahomwaho ikimenyetso cy'impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.” Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n'itatu w'ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b'umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n'ibisonga by'umwami n'abatware b'intebe n'abatware b'ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk'uko imyandikire yacyo imeze, n'ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n'Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze. Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy'impeta y'umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n'amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy'umwami. Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z'amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n'abana babo bato n'abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago, kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by'Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari. Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo. Nuko intumwa zihetswe n'amafarashi y'imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara mu murwa w'i Shushani. Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere y'umwami, yambaye imyambaro y'ubwami y'umukara wa kabayonga n'iy'ibitare, n'ikamba rinini ry'izahabu n'umwitero w'igitare cyiza n'uw'umuhengeri, nuko abo mu murwa w'i Shushani bararangurura barishima. Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro. Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n'umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba. Ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, itegeko n'iteka by'umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b'Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo. Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye. Maze abatware b'ibihugu byose n'ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe n'abakoraga imirimo y'umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba. Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw'umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera. Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse. Ku murwa w'i Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura. Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata, na Porata na Adaliya na Aridata, na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata, bene Hamani mwene Hamedata umwanzi w'Abayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga. Uwo munsi umwami abwirwa umubare w'abiciwe mu murwa w'i Shushani. Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w'i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by'umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?” Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk'uko itegeko ry'uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.” Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika. Bukeye bwaho ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga. Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by'umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n'ibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga. Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa Adari. Ku wa cumi n'ine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa. Ariko Abayuda b'i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n'itatu w'uko kwezi no ku wa cumi n'ine, maze ku wa cumi n'itanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa. Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa Adari, Abayuda b'imusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, n'umunsi mwiza wo guhana amafunguro. Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n'aba kure, abategeka ko umunsi wa cumi n'ine n'uwa cumi n'itanu w'ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano. Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nk'uko babitangiye, kandi nk'uko Moridekayi yabandikiye, kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi w'Abayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho. Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n'abahungu be bamanikwe ku giti. Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bw'amagambo yo muri urwo rwandiko yose, n'ibyo babonye mu byabaye n'ibyababayeho, bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nk'uko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo n'urubyaro rwabo, n'abajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka. Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo. Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu. Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga iby'amahoro n'iby'ukuri, kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda n'Umwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo n'urubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo. Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo. Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n'abo mu birwa byo mu nyanja nini. Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n'imbaraga ze byose, n'ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'u Bumedi n'u Buperesi? Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro. Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi. Nuko abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu. Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi yo guhinga n'indogobe z'ingore magana atanu, n'abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kuruta abantu bose b'iburasirazuba. Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumira na bashiki babo batatu ngo baze gusangira na bo. Nuko iminsi y'ibirori byabo yarangira Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n'umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose. Umunsi umwe abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo. Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”Nuko Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.” Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?” Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.” Uwiteka asubiza Satani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y'Uwiteka. Maze umunsi umwe, abahungu be n'abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo, nuko haza imbitsi kuri Yobu iti “Amapfizi yahingaga n'indogobe zarishaga iruhande rwayo, maze Abasheba babyisukamo barabinyaga ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.” Akimara kubika ibyo haza undi ati “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama n'abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.” Akibivuga haza undi ati “Abakaludaya biremyemo ibitero bitatu bisuka mu ngamiya barazinyaga, ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.” Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n'abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo, nuko haza inkubi y'umuyaga iturutse mu butayu, ihitana impfuruka enye z'inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.” Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe.” Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana. Undi munsi abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka. Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.” Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe. Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.” Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.” Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y'Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw'ibirenge bigeza mu gitwariro. Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu. Umugore we aramubwira ati “Mbese n'ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw'Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe. Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza. Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere. Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n'amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane. Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho. Aravuga ati “Umunsi navutseho urimburanweN'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu. Uwo munsi uhinduke umwijima,Imana iri hejuru ye kuwitaho,Kandi we kumurikirwa n'umucyo. Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire,Igicu kiwubarareho,Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba. Iryo joro umwijima w'icuraburindi urifate,Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka,Rye kubarirwa mu mubare w'amezi. Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero. Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,Barivume. Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,Ritegereze umucyo, rye kuwubona,Kandi rye kubona gutambika k'umuseke, Kuko ritazibye inda ya mama,Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro. “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,Simpeze umwuka nkivuka? Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere? Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,Mba nsinziriye,ni ho mba merewe neza, Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi,Biyubakishirije ubuturo. Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu,Byujuje amazu yabo mu ifeza. Iyaba narabaye nk'inda yavuyemo itazwi simba ndiho,Nk'impinja zitigeze kureba umucyo. Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,Aho ni ho abarushye baruhukira. Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya. Umuto n'umukuru ni ho bari,Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja. “Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho? Kuko yifuza urupfu ntarubone,Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe. Iyo abonye igituro,Arishima cyane akanezerwa. Mbese umuntu ubura aho ajya,Imana ikamukubira hamwe,Ni iki gituma abona umucyo? Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi. Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,Ahubwo ibyago ni byo bintera.” Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,Ntiwagira agahinda?Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga? Dore wigishaga benshi,Kandi wakomezaga amaboko atentebutse. Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,Kandi wakomezaga amavi asukuma. Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro? Ibuka ndakwinginze,Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka? Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,ni byo basarura. Bicwa n'umwuka w'Imana,Kandi barimburwa no guhuha k'umuyaga w'uburakari bwayo. Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora,N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika. Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana. “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo. Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro,Igihe abantu bashyizweyo, Maze mfatwa n'ubwoba mpinda umushyitsi,Bituma amagufwa yanjye yose akomangana, Maze umwuka ampita imbere,Umusatsi unyorosoka ku mutwe. Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,Imbere y'amaso yanjye hari ikintu,Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo ‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’ Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti, Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo,Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu,Bameneka nk'uwakandagira inyenzi. Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa,Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho. Mbese umugozi w'ihema ryabo ntiwabakuwemo?Bapfa bataragira ubwenge. “Hamagara noneho, hari uwagusubiza?Uwo mu bera watabaza ni uwuhe? Kuko umujinya wica umupfapfa,Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge. Nabonye umupfapfa ashora imizi,Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe. Abana be bari kure y'ubuhungiro,Bahondagurirwa mu irembo,Kandi ntibafite uwo kubarokora. Imyaka ye imarwa n'abashonji,Ndetse bajyana n'ibiri ma mahwa,Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo. Umubabaro ntuva mu mukungugu,Kandi amakuba ntamera mu butaka. Nyamara umuntu avukira umuruho,Nk'uko ibishashi bitumukira mu kirere. “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye. Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,N'ibitangaza bitabarika. Ni yo ivubira isi imvura,Igasandaza amazi mu mirima. Ni yo ishyira hejuru aboroheje,N'ababoroga ibashyira mu mahoro. Yica imigambi y'incakura,Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo. Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,N'inama z'ab'incakura ikazubika. Bahura n'umwijima ari ku manywa,Barindagira ku manywa y'ihangu nka nijoro. Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo,Ndetse n'umutindi imukiza amaboko y'abakomeye. Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro,Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa. “Hahirwa umuntu Imana ihana,Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana. Kuko ari yo irema uruguma,kandi akaba ari yo yomora,Irakomeretsa,Kandi amaboko yayo ni yo akiza. Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,Kandi nta kibi kizakuzaho. Mu gihe cy'inzara izagukiza urupfu,No mu ntambara izagukiza imbaraga y'inkota. Uzahishwa intonganya z'ururimi,Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje. Kurimbuka n'inzara uzabiseka,Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi. Kuko uzasezerana n'amabuye yo mu gasozi,Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe. Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,Uzasura ibiraro by'amatungo yawe,We kugira icyo ubiburamo. Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,N'abagukomokaho bakaba nk'ibyatsi byo ku isi. Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza,Nk'umuba w'ingano uhunikwa mu gihe cyawo. Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,Byumve ubyigireho akamaro.” Yobu aherako arasubiza ati “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa,N'ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera,Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga. Erega imyambi y'Isumbabyose yarampinguranije,Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo,Ibiteye ubwoba by'Imana bingererejeho. Mbese imparage yivuga irisha?Cyangwa inka yabira iri mu rwuri? Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu?Cyangwa mu murenda w'igi harimo uburyohe? Umutima wanjye wanga kubikoraho,Bimbera nk'ibyokurya bitera ishozi. “Icyampa nkabona icyo nsaba,Imana ikampa icyo nifuza. Ni ukugira ngo yemere kumpondagura,Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura. Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza,Kuko ntahakanye amagambo y'Uwera. Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze?N'iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane? Mbese gukomera kwanjye ni nk'ukw'amabuye?Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa? Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,Kandi agakiza kambereye kure? Urembye akareka kubaha Isumbabyose,Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye. Abo tuva inda imwe barariganije,Bameze nko mu isuri y'inkamīra itemba igashira. Aho barafu yirabuza,Ishelegi ikihisha, Iyo hasusurutse birashira,Ubushyuhe bwaza bigashonga. Itara ry'abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka,Bazamukira mu butayu bakahagwa. Amatara y'ab'i Tema yarindiriye,Amatara y'ab'i Sheba yarabategerezaga. Bakojejwe isoni n'uko biringiye,Barahageze bariheba. Noneho nta cyo mumaze.Mubonye ibiteye ubwoba muratinya. Mbese nigeze kuvuga nti‘Nimugire icyo mumpa’?Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’? Cyangwa nti‘Mundokore mumvane mu maboko y'umwanzi’?Cyangwa nti‘Nimunkize mumvane mu maboko y'abarenganya’? “Nimunyigishe nicecekere,Mumenyeshe ibyo nafuditse. Amagambo y'ukuri agira ingingo zikomeye,Ariko impaka zanyu zirampana iki? Mbese murashaka guhinyura amagambo,Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk'umuyaga? Ni ukuri mwafindira impfubyi,N'incuti yanyu mwayigura. Noneho ndabinginze nimunyitegereze,Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu. Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa,Ni ukuri nimuhindukire,urubanza rwanjye ni urw'ukuri. Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa?Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby'igomwa? “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo? Uko umuretwa yifuza igicucu,N'umukozi uko arindira ibihembo bye, Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,Kandi nategekewe amajoro antera imiruho. Iyo ndyamye ndavuga nti‘Buracya ryari ngo mbyuke?’Mpora ndara ngaragurika bugacya. Umubiri wanjye utwikiriwe n'inyo n'imvuvu,Uruhu rwanjye ruriyasa rukava. Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda,Ishira ari nta byiringiro. Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa,Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi. Ijisho ry'undeba ntirizongera kumbona,Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho. Uko igicu cyeyuka kigahera,Ni ko n'umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi. Ntazagaruka mu nzu ye ukundi,N'aho yari atuye ntihazongera kumumenya. Ni cyo gitumye ntiyumanganya,Mvuze mbitewe n'agahinda,Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutima wanjye. “Mbese ndi inyanja?Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,Kugira ngo unshyireho abarinzi? Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza,Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’, Uherako ukankangisha inzozi,Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe, Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa,Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo. Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa. “Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho, Ukamugenderera uko bukeye,Ntutuze kumugerageza? Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe? Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,Murinzi w'abantu?Ni iki gituma ungira intego,Bigatuma ninanirwa? Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye,Ngo umvaneho ikibi cyanjye?Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,Nawe uzanshakana umwete cyane,ariko sinzaba nkiriho.” Biludadi w'Umushuhi aherako aramusubiza ati “Uzahereza he kuvuga utyo?Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk'umuyaga wa serwakira? Mbese Imana igoreka urubanza?Ishoborabyose igoreka gukiranuka? Niba abana bawe bayicumuyeho,Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo, Nushakana Imana umwete,Ukinginga Ishoborabyose, Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,Ni ukuri byatuma iguhugukira,Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse. Nubwo itangira ryawe ryari rito,Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane. “Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera,Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga. Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi,Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa. Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo? Urufunzo rwakurira ahadatose?Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi? Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,Rubanziriza ibyatsi byose kuma. Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze,Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira. Kwizigira kwe kuzahera,Ibyiringiro bye ni urutagangurwa. Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho. “Atoshye ari ku zuba,Amashami ye asagambira mu murima we. Imizi ye iraranda mu kirundo,Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye. Nakurwe aho yari ari,Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’ Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye,Kandi ku butaka hazashibuka abandi. “Dore Imana ntizata umuntu w'intungane,Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi. Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,N'iminwa yawe izavuza impundu. Abakwanga bazambikwa isoni,Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.” Maze Yobu arasubiza ati “Ni ukuri nzi ko ari ko biri,Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana? Imana yashaka kumugisha impaka,Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi. Igira umutima w'ubwenge, kandi ni intwari y'inyamaboko.Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza? Yimura imisozi itabimenye,Ikayubikana uburakari bwayo. Itigisa isi ikayikura ahayo,N'inkingi zayo zikanyeganyega. Itegeka izuba ntirirase,N'inyenyeri ikazitwikira. Yibambisha ijuru yonyine,Ikagendera ku miraba y'inyanja. Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya,N'ibirere by'ikusi. Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,Ndetse n'ibitangaza bitabarika. “Dore impitaho, sinyibone,Yakomeza kugenda sinyimenye. Dore iranyaga, ni nde wayibuza?Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’ Imana ntizagerura uburakari bwayo,Abafasha b'abibone bubama munsi yayo. None se ni jye wayisubiza,Nkishakira amagambo yo kuyiburanya? Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza,Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza. Naho nataka ikanyitaba,Sinakwemera yuko inyumvira. Kuko imvunagurisha ishuheri,Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa. Ntireka mpumeka,Ahubwo inyuzuzamo umubabaro. Nimvuga iby'imbaraga z'abanyamaboko ni yo nyirazo,Nimvuga iby'urubanza na yo iti‘Ni nde uzantumira?’ Naho naba ndi umukiranutsi,Akanwa kanjye kancira urubanza.Naho naba ndi intungane,Ni ko kampamya ubugome. Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye,Mpinyuye kubaho kwanjye. Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti‘Irimburana abatariho urubanza n'inkozi z'ibibi.’ Icyorezo nicyaduka kikica abantu,Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba. Isi itanzwe mu maboko y'inkozi z'ibibi,Itwikiriye mu maso h'abacamanza b'isi.None se ni nde niba atari yo? “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru,Irahunga ariko nta cyiza ibona. Irahita nk'amato yihuta,Nk'uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga. Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye,Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’, Imibabaro yanjye yose intera ubwoba,Nzi yuko utazantsindishiriza. Urubanza ruzantsinda,Noneho ndarushywa n'ubusa kuki? Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi,Ngakaraba isabune, Na bwo wanjugunya mu rwobo,Imyambaro yanjye ikanzinukwa. Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,Ngo tujyane tujye kuburana. Nta wuturimo wo kuburanirwa,Wabasha kudushyiraho amaboko twembi. Noneho ninkureho inkoni yayo,N'igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba, Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge.Ariko si ko meze. “Umutima wanjye urembejwe n'amagara yanjye,Ntabwo nzibuza gutaka,Nzavuga mbitewe n'umubabaro wo mu mutima wanjye. Nzabwira Imana nti‘Winciraho iteka,Menyesha igituma umburanya.’ Mbese unezezwa no kubonerana,Kugira ngo uhinyure umurimo w'amaboko yawe,Ugakēra imigambi y'inkozi z'ibibi? Mbese ufite amaso y'umubiri?Cyangwa se ureba nk'uko umuntu areba? Aho iminsi yawe ingana n'iy'umuntu,Cyangwa imyaka yawe ihwanye n'iminsi ye, Bituma ubaririza igicumuro cyanjye,Ukagenzura icyaha cyanjye, Kandi uzi ko ntari umunyabyaha,Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe? “Amaboko yawe ni yo yambumbye,Akaringaniza imyanya y'umubiri wanjye yose,None uranyishe. Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk'ibumba,None se ugiye kunsubiza mu mukungugu? Mbese ntiwansutse nk'amata,Ukamvuza nk'urukoko? Wanyambitse uruhu n'inyama,Umbumbana n'amagufwa n'imitsi. Wampaye ubugingo ungirira n'imbabazi,Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima. Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe,Kandi nzi ko ubifite. Iyo ncumuye uranyitegereza,Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye. Niba ndi inkozi y'ibibi ngushije ishyano,Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe.Nuko nuzuwemo n'igisuzuguriro,Nkareba umubabaro wanjye. Kandi neguye umutwe wampīga nk'intare,Maze ukongera kunyiyereka,ukambera amayoberane. Ukazana abandi bahamya bo kumpamya,Ukangwizaho uburakari bwawe,Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara. “None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama?Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona, Nkaba narabaye nk'utigeze kubaho,Ngahambwa nkiva mu nda ya mama. Mbese iminsi yanjye si mike?Nuko rekera aho unyorohere,kugira ngo mpumeke ho hato, Ntarajya aho ntazagaruka ukundi,Mu gihugu cy'umwijima n'icy'igicucu cy'urupfu, Igihugu kirimo umwijima w'icuraburindi,Icy'igicucu cy'urupfu gicuze icyuna,Aho umucyo umeze nk'igicuku.” Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati “Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa?Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi? Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?Igihe usuzugura nta wagukoza isoni? Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye,Ndi intungane mu maso yawe.’ Ariko icyampa Imana ikavuga,Ikakubumburiraho iminwa yayo, Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge,Bukoresha uburyo bwinshi.Noneho umenye yuko Imana itaguhannye,Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye. “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya?Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza? Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute?Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute? Urugero rwabyo rusumba isi,N'ubugari bwabyo buruta inyanja. Iyo ihise igakinga,igatumira abantu kujya mu rubanza,Ni nde wabasha kuyibuza? Kuko itayobewe abantu b'ubusa,Ibona n'ibigoryi,Mbese yabyirengagiza? Ariko umuntu w'ubusa abura ubwenge,Ni ukuri umuntu avuka nk'inyana y'imparage. “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko, Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure,Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe. Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,Uzakomera kandi ntabwo uzatinya, Kuko uzibagirwa umubabaro wawe,Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba. Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu,Naho haba umwijima hazatambika umuseke. Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro,Ni ukuri uzakebuka ibigukikije,wiruhukire mu mahoro. Uzaryama he kugira ugutera ubwoba,Ni ukuri benshi bazaguhakwaho. Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba,Kandi ntibazabona aho guhungira,N'ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.” Maze Yobu arasubiza ati “Boshye ari mwe bantu gusa,Kandi ubwenge buzapfana namwe. Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha,Ese ibyo hari utabizi? Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we,Ari jye watabazaga Imana ikantabara,None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge. Umutima w'uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba,Abanyerera bagenewe gusekwa. Ingo z'abambuzi zirahirwa,N'abarakaza Imana babona amahoro,Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo. “Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha,N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira, Cyangwa uvugane n'isi na yo izakwigisha,Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira. Muri ibyo byose ni ikihe kitaziKo ukuboko k'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose? Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw'ikizima cyose,N'umwuka w'umuntu wese. Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo,Nk'uko akanwa kumva ibyokurya? “Ubwenge bufitwe n'abasaza,Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi. Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana,Igira inama no kumenya. Dore irasenya maze ntihasubire kubakika,Ikingirana umuntu ntihakingurike. Yimana amazi agakama,Maze yayatanga akubika isi. “Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo,Umuriganya n'uriganywa ni abayo. Ijyana abajyanama ho iminyago,N'abacamanza ikabajijisha. Ni yo yica amasezerano y'abami,Kandi ikababohesha imigozi. Ijyana abatambyi ho iminyago,Kandi yubika intwari. Imwaza amagambo y'abiringirwa,Kandi abasaza ikabaka ubwenge. Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa,Kandi idohora umushumi w'intwari. Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo. Igwiza amahanga kandi ikayarimbura,Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura. Abatware b'amahanga yo mu isi ibakura umutima,Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari. Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite,Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi. “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byoseUgutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya. Ibyo muzi nanjye ndabizi,Ntimundusha. Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose,Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana. Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,Mwese muri abavūzi badafite akamaro. Icyampa mugahora rwose,Mwaba mugize ubwenge. “Noneho nimwumve urubanza rwanjye,Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye. Mbese murashaka kuburanira Imana?Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya? Murayicira urwa kibera?Murashaka kuvugira Imana? Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi? Ni ukuri izabahana,Niba muca urwa kibera rwihishwa. Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba,Igitinyiro cyayo kikabagwira? Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo. Nimuceceke mundeke mvuge,Bingirire uko bishaka. Ni iki gituma nirya nkimara,Ngahara amagara yanjye? Naho yanyica napfa nyiringira,Nubwo bimeze bityo,inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo. Ibyo na byo bizambera agakiza,Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo. Nimuhugukire amagambo yanjye,N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu. Dore maze gutunganya urubanza rwanjye,Nzi yuko ndi umukiranutsi. “Uwo tuzaburana ni nde?Kuko naceceka umwuka wahera. Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,Ni bwo ntazihisha mu maso hawe. Gerura ukuboko kwawe kundeke,Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba. “Maze umpamagare ndakwitaba,Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize. Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye. “Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe? Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga,Ugakurikirana umurama wumye? “Kuko unyandikaho ibintu binsharirira,Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye. Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi,Kandi witegereze imigendere yanjye yose,Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo, Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi. “Umuntu wabyawe n'umugore,Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa,Ahita nk'igicucu kandi ntarame. Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba,Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza? Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye?Nta we. Ubwo iminsi ye yategetswe,umubare w'amezi ye ugategekwa nawe,Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga, Umukureho amaso abone akaruhuko,Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo. “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome. Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka,N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,Kigatoha nk'igiti kikiri gito. Ariko umuntu we arapfa akagendanirako,Ni ukuri umwuka w'umuntu urahera.Ubwo akaba ari he? “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka,N'umugezi uko ugabanuka ugakama; Ni ko umuntu aryama ubutabyuka,Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho,ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo. “Icyampa ukampisha ikuzimu,Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira,Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka. Umuntu napfa azongera abeho?Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose,Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. Wampamagara nakwitaba,Washatse kubona umurimo w'amaboko yawe. Ariko ubu urabara intambwe zanjye,Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye? Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago,N'ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe. Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa,Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri. Amazi agimbya amabuye,Isuri itembana umukungugu wo ku isi,Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye. Umutsinda buheriheri akagendenirako,Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra. Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye,Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo. Ahubwo umubiri we ugira uburibwe,Kandi umutima wo muri we uramugongesha.” Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw'ubusa,Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba? Mbese yagisha impaka n'amagambo adafite impamvu?Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro? Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho,Kandi ubuzanije no kuyisenga. Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe,Nawe wihitiyemo ururimi rw'ubucakura. Akanwa kawe ni ko kakurega si jye,Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya. Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa? Wigeze kumva inama zihishwe z'Imana?Mbese wihariye ubwenge? Ibyo uzi tutazi ni ibiki?Icyo umenya tudafite ni iki? Turimo abameze imvi n'abasaza rukukuri,Baruta so ubukuru. Mbese ibihumuriza by'Imana bikubereye bike, ntibiguhaza?N'amagambo y'ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze? Ni iki gituma umutima wawe uguhabya,Amaso yawe agahumbaguza, Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana,Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo? “Umuntu ni iki kugira ngo yere,N'ubyawe n'umugore ngo abe umukiranutsi? Dore abera bayo ntabwo ibiringira,Ndetse n'ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo, Nkanswe umuntu w'igicamuke wangiritse,Ugotomera ibyaha nk'amazi. “Ngiye kukuburira unyumvire,Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha, (Ibyo abanyabwenge bavuze,Babikuye kuri ba se ntibabihishe, Abahawe igihugu bonyine,Ntibanyurwemo n'umunyamahanga.) “Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose,Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo. Ijwi ry'ibiteye ubwoba riba mu matwi ye,Naho yaba akiri mu mahoro,Umurimbuzi azamutera. Ntiyizera yuko azava mu mwijima,Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye. Asuhuka ajya guhaha ati‘Amahaho ari he?’Azi ko ategekewe umunsi w'umwijima. Amakuba n'umubabaro bimutera ubwoba,Biramutsinda nk'umwami witeguriye kurwana. “Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe,Akagenza nk'umwibone yibasiye Ishoborabyose, Akayirohaho ashinze ijosi,Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye, Kuko afite umubyibuho mu maso he,Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe, Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka,No mu mazu y'imirangara atagira abantu,Agiye guhinduka ibirundo. Ntazaba umukire n'ubutunzi bwe ntibuzagumaho,N'umwero wabo ntuzagandara ku isi. Ntabwo azava mu mwijima,Ikirimi cy'umuriro kizababura amashami ye,Kandi azajyanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana. Ye kwiringira iby'ubusa yishuka,Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa. Bizasohora igihe cye kitaragera,Kandi ishami rye ntirizatoha. Azamera nk'umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi,Nk'umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo. “Kuko iteraniro ry'abatubaha Imana rizasigaramo ubusa,Kandi umuriro uzatwika amahema y'abahongerwa. Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe,Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.” Maze Yobu arasubiza ati “Numvise byinshi nk'ibyoMwese ko muri abahumuriza baruhanya. Mbese amagambo y'ubusa ntabwo azashira?Ikigutera kunsubiza ni iki? Nanjye nashobora kuvuga nkamwe,Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye,Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura,Nkabazunguriza umutwe. Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,No guhumuriza k'ururimi rwanjye kwaborohereza. Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka,Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte? Ariko none irandembeje,Yarimbuye abanjye bose. Nanjye yankozeho ni byo bimpamya,Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja. Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya,Yampekenyeye amenyo,Umwanzi wanjye ankanuriye amaso. Baranyasamiye,Bankubise ku itama barantukaBateraniye hamwe ngo bantere. Imana yangabije abatayubaha,Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi. Nari nguwe neza maze iramvunagura,Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura,Kandi ingira intego yayo. Abarashi bayo barangose,Impinguranije impyiko ntiyababarira,Isesa indurwe yanjye hasi. Inciye ibyuho yungikanya,Insumiye nk'igihanyaswa. “Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira,Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu. Mu maso hanjye hakobowe no kurira,Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa, Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye,Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye. “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye,Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza. N'ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru,Indengera iri hejuru. Incuti zanjye zirankoba,Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana, Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya,N'umwana w'umuntu uburana na mugenzi we. Kuko imyaka mike nishira,Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi. “Umwuka wanjye uraheze,iminsi yanjye irashize,Igituro kirantegereje. Ni ukuri nkikijwe n'abakobanyi,Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera. Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe,Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde? Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge,Ni cyo gituma utazabashyira ejuru. Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago,Amaso y'abana be aziheba. Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu,Kandi bancira mu maso. Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu. Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa.Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana. Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye,N'ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga. Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze,Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe. “Iminsi yanjye irashize,Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa. Ijoro barihinduye amanywa,N'umucyo usatiriye umwijima. Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye,Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima. Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’,Nkabwira n'inyo nti‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’. Noneho ibyiringiro byanjye biri he,Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona? Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu,Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.” Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati “Impaka zanyu zizahereza he?Nimutekereze maze tubone kuvuga. Ni kuki dutekerezwa nk'inyamaswa,Mukatureba nk'abanduye? Weho witanyagura ubitewe n'uburakari bwawe,Mbese isi yarekwa ku bwawe,Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe? “Ni ukuri urumuri rw'umunyabyaha ruzazima,Kandi ikibatsi cy'umuriro we ntikizaka. Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye,N'itabaza rye rimuri hejuru rizazima. Intambwe ze z'imbaraga zizateba,Imigambi ye bwite ni yo izamugusha. Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi,Agakandagira mu mitego! Umutego w'umushibuka uzamufata agatsinsino,Igisambi kizamufata kimutsinde. Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka,N'ubushya buri mu nzira ye. “Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose,Bimurye isataburenge. Imbaraga ze zimarwa n'inzara,Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe. Ingingo z'umubiri we zizamirwa bunguri,Ni ukuri impfura y'urupfu izarya ingingo ze. Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga,Kandi azashyirwa umwami w'ibiteye ubwoba. Abatari abe bazaba mu rugo rwe,Amazuku azasukwa ku buturo bwe. Imizi ye izumira hasi,N'ishami rye rizacirwa hejuru. Kwibukwa kwe kuzashira mu isi,Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira. Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima,Ndetse azacibwa mu isi. Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe,Cyangwa uzasigara aho yari atuye. Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we,Nk'uko abamubanjirije bafashwe n'ubwoba. Ni ukuri aho ni bwo buturo bw'ukiranirwa,Kandi aho ni ho hantu h'utazi Imana.” Maze Yobu arasubiza ati “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye,Mukamvunaguza amagambo yanyu? Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi. Niba naracumuye koko,Igicumuro cyanjye ni jye kiriho. Niba mushaka kunyibonaho,No kumpamya ibyo munsebya, Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye,Ikangotesha imitego yayo. Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa,Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari. Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima. Yanyaze icyubahiro cyanjye,Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye. Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti. Yankongejeho uburakari bwayo,Kandi imbarira mu banzi bayo. Ingabo zayo zaziye icyarimwe,Zishaka inzira yo kuntera,Maze zigota urugo rwanjye. “Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije. Bene wacu bantaye,N'incuti zanjye zanyibagiwe. Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,Mbamereye nk'umunyamahanga. Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba,Nubwo mwingingisha akanwa kanjye. Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye,Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama. Ndetse n'abana bato baransuzugura,Iyo mbyutse bamvuga nabi. Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,N'abo nakundaga bampindukiye abanzi. Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye,Ndetse nsigaye ku menyo gusa. “Mungirire imbabazi,Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho. Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?Uko meze ntikubahagije? “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!Iyaba yari yanditswe mu gitabo! Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka. Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,Nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye,Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi. Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti‘Twamurenganya dute,Ko afite impamvu zimuha urubanza?’ “Nimutinye inkota,Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota,Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.” Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati “Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,Mbitewe n'ubwira mfite. Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije. “Mbese ntuzi ibyo bya kera,Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi, Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumara igihe gito,No kunezerwa k'utubaha Imana ari ukw'akanya gato gusa? Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru,Umutwe we ukagera ku bicu, Azashira buheriheri nk'umwanda umuvamo.Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’ Azaguruka abure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka,Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro. Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi,N'ahantu he ntihazongera kumureba. Abana be bazihakirizwa ku bakene,Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje. Amagufwa ye yuzuye imbaraga z'ubusore,Ariko buzaryamana na we mu mukungugu. “Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,Akabihisha munsi y'ururimi rwe, Akabikuyakuya ntabireke,Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke, Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda,Bimuberemo ubusagwe bw'incira. Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,Imana izabuhubuza mu nda ye. Azanyunyuza ubusagwe bw'incira,Azicwa n'ururimi rw'impiri. Ntazareba imigezi,Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n'amavuta. Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,Ntazanezerwa nk'uko ubutunzi yahuguje bungana. Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,Yashenye amazu atubatse. Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,Kuko muri we nta mahoro. Nta kintu cyasigaye atariye,Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza. Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,Ukuboko k'ukennye wese kuzamugeraho. Igihe azaba agiye guhaza inda ye,Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,Ibumuvunderezeho ariho arya. Azahunga intwaro y'icyuma,Kandi umwambi w'umuheto w'umuringa uzamuhinguranya, Awishingure usohoke mu mubiri we.Ni ukuri n'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we,Ibiteye ubwoba bimugezeho. Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose,Umuriro utakijwe n'umuntu uzamukongora,Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose. Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,Kandi isi izamuhagurukira. Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo. “Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana,N'umwandu yagenewe na yo.” Maze Yobu arasubiza ati “Nimuhugukire ibyo mvuga,Bimbere guhumuriza kwanyu. Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge,Nimara kuvuga mukomeze museke. Mbese umuntu ni we ntakira?Icyatuma ntareka kwihangana ni iki? Nimunyitegereze mwumirwe,Maze mwifate ku munwa. Iyo niyibutse ngira ubwoba,Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye. (7-8) “Ni iki gituma abanyabyaha babaho,Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba,N'ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere. Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga,Kandi inkoni y'Imana ntibabanguriwe. Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora,N'inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura. Abana babo bato babagenda imbere nk'umukumbi,Kandi abana babo barabyina. Baririmbishwa n'ishako n'inanga,Bakishimira ijwi ry'umwironge. Iminsi yabo bayimara baguwe neza,Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze. Bakabwira Imana kandi bati‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’ Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere?Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’ Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo,Inama y'inkozi z'ibibi imbe kure. “Ni kangahe itabaza ry'abanyabyaha rijya rizima,Ibyago byabo bikabageraho,Imana ikabagororera imibabaro,Ibitewe n'uburakari bwayo, Kugira ngo bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga,Nk'umurama utumurwa n'ishuheri? “Muravuga muti‘Imana ibikira abana b'umunyabyaha igihano cy'ibyaha bye.’Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana,Kugira ngo abimenye. Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe,Kandi anywe uburakari bw'Ishoborabyose. Mbese ibizaba ku b'inzu ye bamukurikiye azabyitaho,Kandi apfuye akenyutse? Hari uzigisha Imana ubwenge,Kandi ari yo icira urubanza abakomeye? “Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse,Aguwe neza rwose kandi afite amahoro Ibicuba bye byuzuye amata,Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana. Undi apfa afite intimba mu mutima,Atigeze kubona ibyiza. Bombi baryamana mu mukungugu,Inyo zikabatwikira. “Dore nzi ibyo mutekereza,N'imigambi mujya yo kungirira nabi. Kuko muvuga muti ‘Inzu y'igikomangoma iri he?N'urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’ “Mbese ntimurakabaza abagenzi?Ntimuzi icyo bahamije, Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w'amakuba,Kandi ko bajyanywe mu munsi w'uburakari? Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye?Ni nde wamwitura ibyo yakoze? Nyamara azajyanwa mu mva,Kandi abantu bazarinda igituro cye. Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera,Kandi abantu bose bazamukurikira,Nk'abamubanjirije batabarika. “Noneho ni iki gituma mumporesha iby'ubusa?Ko numva ibyo munsubiza ari ibinyoma bisa!” Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana?Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe. Mbese Ishoborabyose inezezwa n'uko uri umukiranutsi?Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye? Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? Ibibi byawe si byinshi?Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero. Kuko wajyanye ingwate z'abo muva inda imwe ku busa,Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro. Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa,Kandi umushonji wamwimye ibyokurya. Ariko ukomeye we yagiraga igihugu,Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo. Abapfakazi wabagenzaga ubusa,N'amaboko y'impfubyi akavunagurwa. Ni cyo gituma imitego ikugose,N'ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima. N'umwijima na wo urakugose ukubuza kubona,Kandi amazi menshi akurenzeho. “Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru?Kandi dore umutwe w'inyenyeri uko ziri kure. Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w'icuraburindi? Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo,Biyibuza kureba,Kandi iratambagira ku gisenge cy'ijuru.’ “Mbese uzakomeza inzira ya kera,Iyo abanyabyaha banyuzemo? Bakuweho igihe cyabo kitaragera,Urufatiro rwabo rutemba nk'umugezi. Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’ Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza,Ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure. Abakiranutsi barabireba bakishimaKandi abatariho urubanza barabaseka. Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe,Kandi abasigaye babo batsembwe n'umuriro.’ “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro,Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho. Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,N'amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe. Nugarukira Ishoborabyose,Ugashyira gukiranirwa kure y'urugo rwawe uzakomera. Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu,N'izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo, Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi,N'ifeza y'igiciro cyinshi. Ni bwo uzishimira Ishoborabyose,Ukerekeza amaso yawe ku Mana. Uzayisaba na yo izakumvira,Kandi uzahigura imihigo yawe. Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka,Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe. Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’Kandi uwicisha bugufi izamukiza, Ndetse izarokora n'uriho urubanza,Ni ukuri azakizwa no kubonera kw'amaboko yawe.” Maze Yobu arasubiza ati “Na n'ubu kuganya kwanjye kumeze nk'ubugome,Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye. Iyaba nari nzi aho nyibona,Ndetse ngo nshyikire intebe yayo, Nayitangirira urubanza rwanjye rwose,Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira, Nkamenya amagambo yansubiza,Kandi nkumva icyo yambwira. Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?Oya ahubwo yanyitaho. Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo,Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose. “Dore nigira imbere ariko ntihari,Nasubiza inyuma nkayibura. Mu kuboko kw'ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi,Yihisha mu kuboko kw'iburyo kugira ngo ntayibona. Ariko izi inzira nyuramo,Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu. Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,Inzira yayo narayikomeje sinateshuka. Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse,Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi,Bundutira ibyokurya binkwiriye. “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora. Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi. Ni cyo gituma nkurwa umutima n'uko ndi imbere yayo,Iyo ntekereje ndayitinya. Imana yihebesheje umutima wanjye,N'Ishoborabyose yanteye imidugararo. Ni ibyo bimbabaza si umwijima,Cyangwa umwijima w'icuraburindi umpfutse mu maso. “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose,Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo? “Hariho abimura ingabano,Banyaga imikumbi ku rugomo,Bakayiragira. Bahuguza impfubyi indogobe yayo,Batwara inka y'umupfakazi ho ingwate. Birukana indushyi mu nzira,Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho. “Dore bameze nk'imparage zo mu butayu,Bajya ku murimo wabo bakagira umwete wo guhaha,Ubutayu bubamereramo ibyokurya by'abana babo. Batema ubwatsi mu mirima yaraye,Kandi bahumba imizabibu y'abanyabyaha. Barara bambaye ubusa,Kandi mu mbeho nta cyo bifubika. Banyagirwa n'imvura yo mu misozi,Kandi bikinga mu rutare babuze ubwugamo. “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere,Kandi bagafatīra icyo umukene atunze. Bigatuma bagenda bambaye ubusa,Ari nta mwambaro bafite,Kandi bakorerwa imiba bashonje. Bagakamurira amavuta mu ngo z'abo bantu,Bakengera mu mivure yabo bafite inyota. No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho,Kandi ubugingo bw'inkomere burataka,Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo. “Abo ni abo mu banga umucyo,Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo. Umwicanyi abyuka mu rukerera,Akica umukene n'indushyi,Kandi nijoro agenza nk'umujura. Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso. Mu mwijima bacukura amazu,Ku manywa bakikingirana,Ntabwo bazi umucyo. Bose igitondo kibamerera nk'igicucu cy'urupfu,Kuko bamenyereye ubwoba butewe na cyo. “Bahunga bacikiye mu mazi,Umurage wabo ukaba uw'ibivume mu isi,Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y'inzabibu. Icyokere n'ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi,Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha. Inda yamubyaye izamwibagirwa,Azaribwa n'inyo aziryohere,Ntazongera kwibukwa ukundi,Gukiranirwa kuzavunwa nk'igiti. Anyaga ingumba itigeze kubyara,Kandi ntabwo agirira umupfakazi neza. Ariko Imana ikomeza abakomeye n'imbaraga zayo,Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo. Ibaha kugira amahoro bakagubwa neza,Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo. Bashyirwa hejuru,Hashira igihe gito, bakaba batakiriho.Ni ukuri bacishwa bugufi,Bakavanwa mu nzira nk'abandi bose,Bagatemwa nk'amasaka. Niba na n'ubu atari uko biri,Ni nde wahamya ko mbeshya,Agahindura ubusa ibyo mvuze?” Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati “Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana,Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru. Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika?Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde? Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana?Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane? Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika,N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo, Nkanswe umuntu w'inyo gusa,N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!” Maze Yobu arasubiza ati “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe,Wakijije uw'amaboko adakomeye, Wagiriye inama udafite ubwenge,Werekanye rwose ubwenge bw'ukuri! Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?N'umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? “Abapfuye bahindira umushyitsiMunsi y'amazi menshi n'ibiyabamo. Ikuzimu hatwikururiwe imbere y'Imana,Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite. Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa,N'isi yayitendetse ku busa. Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,Kandi ibicu ntibitoborwe na yo. Intebe yayo irayikingira imbere,Ikayitwikiriza igicu cyayo. Amazi menshi yayashyizeho urugabano,Rugeza aho umucyo n'umwijima biherera. Inkingi z'ijuru ziranyeganyega,Zigatangazwa no gucyaha kwayo. Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone. Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana,N'ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa,Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano,Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?” Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati “Ndarahira Imana ihoraho,Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye,N'Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. Ubugingo bwanjye buracyari buzima,Kandi Umwuka w'Imana ni we utuma mpumeka. Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,N'ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya. Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye,Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura,Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho. “Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha,N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa. Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki,Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe? Mbese Imana yakumva gutaka kwe,Ibyago nibimutera? Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose,Akajya atabaza Imana ibihe byose? “Nzabigisha iby'ukuboko kw'Imana,Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose. Dore mwese mwarabyirebeye,None se ni iki gitumye muba ab'ubusa gusa? “Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n'Imana,N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose. Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota,Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya. Abe basigaye bazamirwa n'urupfu,Kandi abapfakazi be ntibazabaririra. Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu,Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo, Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi,Na ya mafeza azagabanwa n'abatariho urubanza. Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi,Nk'akararo kubatswe n'umurinzi. Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira,Arambuye amaso asanga byose byagiye. Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk'isuri,N'umugaru umujyana ari nijoro. Umuyaga w'iburasirazuba uramutwara akagendanirako,Uramuhitana akava aho yari ari. Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire,Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo. Abantu bazamwirukana bamucyamuye,Bamwimyoze ngo ave iwe. “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo,N'izahabu ikagira uruganda icurirwamo. Ubutare bukurwa mu butaka,N'ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa. Umuntu amaraho umwijima akawugenzura,Akagera mu maherezo y'urugabano,Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu. Acukura urwobo kure y'aho abantu batuye,Bakitendeka muri rwo kure y'abantu,Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino. Isi na yo ivamo ibyokurya,Kandi ikuzimu hayo habirindurwa nk'ahari umuriro. Amabuye y'aho avamo safiro,Arimo umukungugu w'izahabu. Iyo nzira nta gisiga kiyizi,N'ijisho ry'ikizu ntiryigeze kuyibona, N'inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo,N'intare y'inkazi ntiyayinyuzemo. “Umuntu arambura ukuboko kwe ku rutare rw'isarabwayi,Yubika imisozi ahereye mu mizi yayo. Aca imikorogero mu bitare,Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose. Agomera imigezi ntitembe,Kandi agaragaza icyari gihishwe. Ariko ubwenge bwo buzabonwa he?Cyangwa kumenya kuba hehe? “Umuntu ntazi igiciro cyabwo,Kandi ntibubonwa mu gihugu cy'abazima. Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’,N'inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’ Ntibuboneshwa n'izahabu,Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo. Ntabwo bugereranywa n'izahabu ya Ofiri,Cyangwa shohamu y'igiciro cyinshi, habe na safiro. Izahabu n'ibirahuri ntibihwanye na bwo,Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by'izahabu nziza. Fezaruka n'ibirahuri ntibizavugwa,Ni ukuri igiciro cy'ubwenge kiruta marijani. Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo,Kandi ntabwo bwagereranywa n'izahabu nziza. “None se ubwenge bukomoka he?No kumenya kuba hehe? Ko buhishwe amaso y'abazima bose,Bukihisha inyoni zo mu kirere? Kirimbuzi n'urupfu biravuga biti‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’ “Imana ni yo izi inzira yabwo,Kandi izi n'aho buba. Kuko ireba ku mpera z'isi,Ikareba no munsi y'ijuru hose, Kugira ngo igere uburemere bw'umuyaga,Ni ukuri amazi iyageresha incuro. Igihe yahereye imvura itegeko,N'umurabyo w'inkuba ikawuha inzira, Ni bwo yabubonye ikabugaragaza,Yarabukomeje ndetse iraburondora. “Maze ibwira umuntu iti‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwengeKandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ” Maze Yobu yongera guca imigani ye ati “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera,Nko mu minsi Imana yandindaga! Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe,Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo, Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye,Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye. Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,Abana banjye bankikije. Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta,Urutare rukansukira imigezi y'amavuta ya elayo. Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu,Ngatereka intebe yanjye mu muharuro, Abasore barambonaga bakihisha,Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara. Ibikomangoma byaracecekaga,Bikifata ku munwa. Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga,Ururimi rwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo. “Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe,N'ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya, Yuko nakizaga umukene utaka,N'impfubyi na yo itagira gifasha. N'uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha,Kandi ngatuma umutima w'umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa. Nambaraga gukiranuka kukanyambika,Kutabera kwanjye kwari kumeze nk'umwitero n'ikamba. Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema, Nari se w'umukene,Ngakurikirana urubanza rw'uwo nari ntazi. Navunaga inzasaya z'umunyabyaha,Nkamushikuza umunyago mu menyo ye. “Maze nkavuga nti‘Nzapfira mu rugo rwanjye,Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n'imisenyi. Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi,N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya. Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura,Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’ Abantu bantegeraga amatwi bagategereza,Bagaceceka ngo bumve inama yanjye. Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga,Ibyo mvuze bikabatonyangaho. Kandi bantegerezaga nk'imvura,Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba. N'iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka,Ntibakundaga kubyemera,Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye. Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware,Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze,Nk'umuhumuriza w'ababoroga. “Ariko noneho abo nduta ubukuru,Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,Ndetse na ba se nagayagasimbegereze n'imbwa zirinda umukumbi wanjye. Ni ukuri imbaraga z'amaboko yabo zamarira iki,Ko ari abantu b'indogore batazarama? Bahoroteshejwe n'ubukene n'inzara,Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu. Batungwa n'intārano zo mu bihuru,Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo. Bagacibwa mu bantu,Bahabwa induru nk'ibisambo, Bigatuma batura mu mikoke,Mu myobo yo mu butaka no mu masenga. Basakuriza mu bihuru,Biryamira hamwe munsi y'ibisura. Ni abana b'abapfapfa,ni ukuri ni abana b'abatindi,N'ibicibwa mu gihugu. “Noneho mpindutse imbyino yabo,Ni ukuri ndi iciro ry'imigani yabo. Baranzinutswe baranyitaruye,Kandi ntibatinya kuncira mu maso. Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuheto wayo ikambabaza,Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye. Iburyo bwanjye hahaguruka igitero,Basunika ibirenge byanjye,Bantegesha inzira zabo zirimbura. Inzira yanjye barayica,Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara. Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini,Bansumirira mu mivurungano. Ibiteye ubwoba binyerekeyeho,Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga,Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu. “Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo,Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye. Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe. Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye,Umwambaro wanjye urahinyaraye,Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye. Yanjugunye mu byondo,Mpinduka nk'umukungugu n'ivu. “Ndagutakira nyamara ntunsubiza,Nahagarara ukantumbira. Wampindukiye inkazi,Undeganisha imbaraga zose z'ukuboko kwawe. Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo,Kandi umpinduza ubusa umugaru. Nzi ko uzangeza ku rupfu,Mu nzu itegekewe abazima bose. Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko?No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo? Mbese sinaririye uwari mu makuba,Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n'umukene? Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,Nategerezaga umucyo hakaza umwijima. Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,Iminsi y'imibabaro ingezeho. Ngenda nsuherewe singira izuba,Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru. Ndi umuvandimwe w'imbwebwe,N'incuti y'imbuni. Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho,N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe. Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,N'umwironge ukagira ijwi ry'abarira. “Nasezeranye n'amaso yanjye,None se nabasha nte kwifuza umukobwa? “Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru? Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha,Ibyago bigategekerwa inkozi z'ibibi? Imana ntiyitegereza inzira zanjye,Ikabara intambwe zanjye zose? “Niba naragendeye mu binyoma,Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya, Henga mpimirwe ku minzani ireshya,Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye. Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira,Umutima wanjye ukayobezwa n'ibyo amaso yanjye areba,Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye, Ndakabiba hasarure undi,Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa. “Niba umutima wanjye warashutswe n'umugore,Nkubikirira ku muryango w'umuturanyi wanjye, Umugore wanjye aragasera undi,Kandi ashakwe n'abandi. Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabijeNi ukuri ni ikizira cyo guhanwa n'abacamanza, Kuko cyamera nk'umuriro ukongora ukageza ku kurimbuka,Kandi cyarandura ibyo nungutse byose. “Niba narahinyuye urubanza rw'umugaragu wanjye,Cyangwa urw'umuja wanjye igihe bamburanyaga, None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte?Mbese yangenderera nayibwira iki? Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye?Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe? “Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza,Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi, Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye,Impfubyi ntibiboneho? Ahubwo uhereye mu busore bwanjye,Yankuriye iruhande ndi nka se,N'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama. “Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro,Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa, Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha,Kandi ntasusurutswe n'ubwoya bw'intama zanjye, Niba narabanguriye impfubyi ukuboko,Kuko mfite umfasha ku irembo, Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n'umubiri,N'ukuboko kwanjye kuvunike gutane n'igufwa. Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba,Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo. “Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye,Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’, Niba narishimishijwe n'uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi, Niba naritegereje izuba igihe riva,Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya, Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa,N'ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo, Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n'abacamanza,Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru. “Hari ubwo nishimiye kurimbuka k'unyanga,Cyangwa nkishyirishwa hejuru n'uko ibyago bimugezeho? Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura,Ngo mwifurize gupfa muvumye? Hari ubwo ab'iwanjye batahamije bati‘Hari umuntu wabona n'umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’? Nta mushyitsi naraje hanzeAhubwo umugenzi wese naramwugururiraga. Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu,Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza, Mbitewe no gutinya iteraniro rinini,Ngaterwa ubwoba no kugawa n'indi miryango,Bituma nceceka sinsohoke? “Iyaba hari unyumvise!Dore ngiki icyitegererezo cyanjye,Ishoborabyose ninsubize,Nanjye mbone ibirego byanditswe n'umwanzi wanjye. Ni koko nabiheka ku rutugu,Nabyitamirizaho nk'ikamba. Namumenyesha umubare w'intambwe zanjye,Nkamwegera nk'igikomangoma. “Niba imisozi yanjye ihururiye kundega,N'amayogi yo muri yo akaririra hamwe, Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze,Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo, Noneho ibisura birakamera ah'ingano,N'urukungu rumere aha sayiri.”Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yobu. Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi. Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana. Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu. Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru. Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka. Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi aravuga ati“Ndi muto namwe muri abasaza,Ni cyo cyatumye ntinya,Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira. Naravuze nti‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga,Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’ Ariko mu bantu harimo umwuka,Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka. Abakuze si bo bazi ubwenge,N'abasaza si bo bamenya imanza. Ni cyo gitumye mvuga nti‘Nimuntegere amatwi,Nanjye mbumvishe icyo nibwira. Dore narindiriye amagambo yanyu,Mugitekereza ibyo kuvuga,Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’ Ni ukuri nahugukiye kubumva,Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu,Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze. Mwitonde kugira ngo mutavuga muti‘Ni twe twaronse ubwenge,Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’ Si jye yerekejeho amagambo ye,Nanjye sinamusubiza amagambo nk'ayanyu. “Barumirwa ntibongera gusubiza,Ntibagira ijambo bavuga. Mbese mpore kuko nta cyo bavuga,Kuko bahagaze ntibongere gusubiza? Jyeho ngiye gusubiza,Ngiye kuvuga icyo ntekereza. Kuko amagambo anyuzuyemo,Umutima undimo uraniga. Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,Nk'intango nshya igiye guturika. Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe,Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize. Ne kurobanura abantu ku butoni,Cyangwa kugira uwo nshyeshya. Kuko ntazi gushyeshya,Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze. “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose. Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye,Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye. Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutima wanjye,Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya. Mwuka w'Imana ni we wandemye,Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho. “Nubishobora unsubize,Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye,Uhagarare ushikamye. Dore mpwanye nawe imbere y'Imana,Nanjye nabumbwe mu gitaka. Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha,Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera. “Ni ukuri wavuze numva,Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti ‘Ndaboneye nta gicumuro mfite,Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo. Ariko rero Inshakaho impamvu,Indebaho nk'umwanzi wayo. Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago,Yitegereza inzira zanjye zose.’ “Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,Kuko Imana isumba abantu. Ni iki gituma uyigisha impaka,Kuko itagomba gusobanura ibyayo? Imana ivuga rimwe,Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho. Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro,Igihe abantu bashyizweyo,Basinziriye ku mariri yabo. Ni ho yumvisha amatwi y'abantu,Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha, Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye,Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe. Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo,No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n'inkota. Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriri bwe,Ahora aribwa mu magufwa ntahweme, Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya,N'umutima we ukanga ibiryoshye. Umubiri we urananuka ntube ukigaragara,N'amagufwa ye atagaragaraga akānama. Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu,No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi. “Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi,Ni inyamibwa imwe mu gihumbi,Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo. Ni ho Imana yamubabarira iti‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo,Nabonye Umucunguzi.’ Umubiri we uzagwa itoto birushe uw'umwana,Asubire mu busore bwe. Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,Bituma ayireba mu maso anezerewe,Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe. Aririmbira imbere y'abantu ati‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse,Ariko nta cyo byamariye. Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’ “Dore ibyo byose bikorwa n'Imana,Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu, Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima. “Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi,Uceceke nanjye mvuge. Niba ufite icyo kuvuga unsubize,Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza. Niba ari nta cyo untegere amatwi,Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.” Maze Elihu yongera kuvuga ati “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,Namwe abajijutse muntegere amatwi, Kuko ugutwi gusobanura amagambo,Nk'uko akanwa kumva ibyokurya. Twihitiremo igitunganye,Twimenyere icyiza turi kumwe. “Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi,Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye. Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi,Uruguma rwanjye rurenze urukiriro,Nubwo nta gicumuro mfite.’ Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu,Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi? Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi,Kandi akagendana n'abanyabyaha. Kuko yavuze ati‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’ “Nuko rero nimuntegere amatwi,Mwa bantu bajijutse mwe,Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa, Kuko izitūra umuntu ibihwanye n'umurimo we,Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n'imigenzereze ye. Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi,Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza. Ni nde wayihaye gutwara isi?Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose? Yakwitegereza abantu,Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo, Ibyaremwe byose byapfira rimwe,Umuntu na we agasubira mu mukungugu. “Noneho niba ujijutse umva ibi,Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye. Mbese uwanga gukiranuka yategeka?Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza? Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’?Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’? Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni,Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene,Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo. Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku,Abantu baradandabirana bakagendanirako,Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize. “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu,Kandi ireba amajya ye yose. Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu,Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha. Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu,Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza. Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka,Igashyira abandi mu kigwi cyazo. Kuko izi imirimo yazo,Kandi izubika nijoro zikarimbuka. Izikubita nk'abantu babi,Ku mugaragaro imbere y'abandi barora, Kuko zayiteshutse,Ntizite ku nzira zayo zose. Bagatuma gutaka kw'abakene kuyigeraho,Kandi ikumva gutaka kw'abarengana. “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane?Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe, Kugira ngo utubaha Imana atima,Kandi ngo hatagira utega abantu umutego. “Hari uwabwiye Imana ati‘Narahanwe sinzongera gucumura, Icyo ntabonye ukinyigishe,Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’ Mbese ingororano yayo uyangishwa n'uko idakora icyo ushaka?Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye,Nuko vuga icyo uzi. “Abantu bajijutse,Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva,Bazambwira bati ‘Yobu yavuze icyo atazi,Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’ “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,Kuko asubiza nk'abanyabyaha. Kuko yongera ubugome ku cyaha cye,Agakoma mu mashyi muri twe atangara,Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.” Elihu akomeza gusubiza ati “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw'Imana’? Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’Kandi uti‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’ Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe. “Itegereze mu ijuru urebe,Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba. Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye?Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki? Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye?Cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki? Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe,Kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira. “Batakishwa no kurengana kwinshi,Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza. Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro, Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi,Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’ Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza,Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha. Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa.Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho. “Nubwo uvuga ko utayireba,Ariko urubanza ruri imbere yayo,Nawe uyirindīra. Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo,Ntiyite ku gasuzuguro cyane, Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke,Akagwiza amagambo atagira icyo azi.” Elihu akomeza kuvuga ati “Ba unyoroheye gato maze nkwereke,Kuko ngifite icyo mvugira Imana. Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka. Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe. “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge. Ntiramisha umunyabyaha,Ariko itsindishiriza abarengana. Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru. Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro, Ibereka imirimo yabo n'ibicumuro byabo,Uko bagenje bibona. Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,Ikabihanangiriza kuva mu byaha. Nibayumvira bakayikorera,Bazamara iminsi yabo baguwe neza,Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo. Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite. “Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza. Bapfa bakenyutse,Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye. Irokora abarengana ikabakura mu makuba,Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi. “Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,Ikagushyira ahagari hadafunganye,Kandi ibishyizwe ku meza yawe,Biba byuzuwemo n'ibinure. Ariko wuzuwemo n'imanza z'abanyabyaha,Urubanza no gukiranuka biragufashe. Hariho uburakari.Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe,Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura. Mbese ubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,Byatuma utabona amakuba? Ntukifuze ijoro,Igihe abantu bacibwa bakava iwabo. Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite. “Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo,Umwigisha uhwanye na yo ni nde? Ni nde wayitegekeye inzira zayo?Cyangwa ni nde wavuga ati‘Wakoze ikitaboneye’? Ibuka gushimisha imirimo yayo,N'ibyayo abantu baririmbaga. Bose barayirebaga,Umuntu ayitegereza ari kure yayo. Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,Imibare y'imyaka yayo ntibarika. “Kuko izamura amazi akaba igicu,Kigahinduka imvura itonyanga, Maze ibicu bikayigusha,Ikagwa mu gihugu ari nyinshi. Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo? Dore yigotesha umucyo,Kandi itwikīra no mu kuzimu kw'inyanja. Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw'amahanga,Kandi itanga ibyokurya byinshi. Ihisha umurabyo mu maboko yayo,Maze ikawutegeka guhamya intego. Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye. “Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi,Umutima ugakuka. Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw'ijwi ryayo,No guhinda kuva mu kanwa kayo. Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose,N'umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z'isi. Hanyuma yayo ijwi rikaririma,Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo,N'iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa. Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje,Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura. Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’,N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo,Ndetse n'imvura y'umurindi. Igaganyaza amaboko y'abantu bose,Kugira ngo abo yaremye bose babimenye. Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho,Zikaguma mu burumba bwazo. Umugaru urahindura uturutse ikusi,N'imbeho igaturuka ikasikazi. Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana,Maze amazi adendeje agafatana. Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi,Isanza ibicu birimo umurabyo wayo. Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga,Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose,Biri hejuru y'isi ituwemo n'abantu. Igituma ibizana,Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe. “Umva ibi yewe Yobu,Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza. Mbese uzi uko Imana iyisohoza,Kandi uko itegeka umurabyo w'igicu cyayo kurabya? Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse,Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifite ubwenge butunganye? Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka,Iyo umuyaga w'ikusi woroshye mu gihugu? Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n'Imana?Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe! Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira,Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya. Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo?Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri? “Kandi n'ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru,Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu. Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi,Imana ifite ubwiza buteye ubwoba. Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira,Ifite ububasha buhebuje,Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi,Nta bwo irenganya. Ni cyo gituma abantu bayubaha,Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.” Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati “Uwo ni nde wangiza inamaN'amagambo atarimo ubwenge? Noneho kenyera kigabo,Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize. Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he?Niba uzi ubwenge bivuge. Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi?Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga,Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo? Ni nde wugariye amarembo y'inyanja,Igihe yavaga mu nda y'isi, Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro,N'umwijima w'icuraburindi ukayibera ingobyi, Nkayiha itegeko ryanjye,Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo, Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge,Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’ “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,Ugatambikisha umuseke igihe cyawo, Kugira ngo ufate ku mpera z'isi,Uzikunkumuremo abanyabyaha? Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso,Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye. Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo,N'ukuboko kubanguwe kuravunika. “Mbese wageze ku masōko y'inyanja,Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw'imuhengeri? Hari ubwo wugururiwe amarembo y'urupfu,Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu? Mbese wamenya neza ubugari bw'isi?Bivuge niba ubizi byose. “Inzira igana ku buturo bw'umucyo iri he?Umwijima na wo aho uba ni hehe, Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo,Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo? Urabizi kuko wari waravutse,N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi. “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi,Cyangwa wabonye ububiko bw'urubura? Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,Umunsi w'intambara no kurwana. Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?Umuyaga w'iburasirazuba usandaye ku isi ugana he? “Ni nde waciye imigende y'umwuzūre,Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba, Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu,Mu butayu budaturwa, Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa,Ngo ahameze ubwatsi butoshye? Mbese imvura igira se?Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime? Barafu yavuye mu nda ya nde?N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye? Amazi arihisha akamera nk'ibuye,No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu. “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya,Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni? Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo?Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bayo? Uzi amategeko ayobora ijuru?Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi? “Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe,Kugira ngo amazi menshi akwisukeho? Washobora kohereza imirabyo ikagenda,Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’? Ni nde washyize ubwenge mu mutima w'umuntu?Ni nde wawuhaye kujijuka? Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge?Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru, Igihe umukungugu uhinduka icyondo,N'ubutaka bw'ibinonko bigafatana? “Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo?Cyangwa ugahaza imigunzu y'intare, Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,N'igihe zubikiye ziri mu gico? Ni nde ushakira igikona ibyokurya,Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,Bizererezwa no gushaka ibyokurya? “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira?Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa? Washobora kumenya amezi zimara zihaka?Cyangwa se uzi igihe zibyarira? Zirahēra zikabyara abana bazo,Kwerera kwazo kugashira. Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi,Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho. “Ni nde washumuye imparage?Ni nde wazizituye, Izo nahaye ubutayu ngo zibubemo,N'igihugu cy'ubukuna nkaziha ho ubuturo bwazo? Zanga urusaku rwo mu mudugudu,Kandi ntabwo zumva urwamu rw'uziyoboye. Zizerera mu misozi aho zirisha,Zikahuka zikajya gushaka intohera z'ubwatsi. “Mbese imbogo yakwemera kugukorera?Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe? Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe?Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye? Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi?Cyangwa wayiharira umurimo wawe? Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe,Ikayirunda ku mbuga yawe? “Amababa y'imbuni iyakungutana ubwibone,Ariko se amababa yayo n'amoya yayo si ubwiza gusa? Kuko amagi yayo iyatera ku butaka,Agashyuhira mu mukungugu, Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata,Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira. Igirira ibyana byayo nabi nk'ibitari ibyayo,Nubwo imirimo yayo ari ubusa,Ntibiyitera ubwoba, Kuko Imana yayimye ubwenge,Kandi ntiyihe kujijuka. Iyo igurutse,Isuzugura ifarashi n'uyigenderaho. “Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga?Cyangwa ni wowe wayiteye umugāra uhungabana ku ijosi ryayo? Ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige?Ubwiza bwo kwivuga kwayo butera ubwoba, Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo,Ikajya gusanganira ingabo. Isuzugura ubwoba nta cyo itinya,Ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota. Ikirimba kijegerera hejuru yayo,Umuheto n'icumu rirabagirana, n'agacumu. Uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi,Kandi iyo yumvise ijwi ry'impanda ntirituma ihagarara. Iyo yumvise impanda hose irivuga,Kandi ikarehera intambara ikiri kure,Guhinda kw'abagaba n'urusaku. “Mbese agaca kagurukishwa n'ubwenge bwawe,Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi? Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe,Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru? Kiba mu bitare kikarikaho,No mu bihanamanga mu masenga yabyo. Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata,Amaso yacyo akabibona biri kure. N'ibyana byacyo binyunyuza amaraso,Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.” Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?Ugayisha Imana nasubize.” Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki?Nifashe ku munwa. Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza,Ndetse kabiri ariko sinakongera.” Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati “Noneho kenyera kigabo,Ngiye kukubaza nawe unsubize. Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse?Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza? Harya uhwanije n'Imana amaboko?Wabasha guhindisha ijwi nka yo? Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza,Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza. Sandaza uburakari bwawe busesekare,Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi. Urebe umwiraririzi umuzitse acogore,Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari. Bose ubashyire mu mukungugu,Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho. Ni bwo nzakwemera,Yuko ukuboko kwawe kw'iburyo kubasha kugukiza. Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe,Irya ubwatsi nk'inka. Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo,N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo. Izunguza umurizo wayo nk'umwerezi,Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye. Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa,Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma. “Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi,Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota. Ni ukuri imisozi iyibera urwuri,Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira. Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu,Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka. Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo,Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi. Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi,Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho. Mbese hari uwayifata iri maso,Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe? “Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo,Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi? Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo,Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo? Mbese yagutakira cyane,Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya, Aho yasezerana nawe,Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose? Wayikinisha nk'ukinisha inyoni?Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe? Abarobyi bayicuruza se?Bayigabanya abagenza? Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi,Cyangwa umutwe wayo ibigobe? Kuyibangurira ukuboko,Wibuke ko ari intambara ukugerure. “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.Mbese umuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa? Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,None se ni nde wabasha kumpagarara imbere? Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture?Ibiri munsi y'ijuru byose ni ibyanjye. “Sinzareka kuvuga iby'ingingo zayo,Cyangwa ububasha bw'imbaraga zayo,Cyangwa umubyimba wayo mwiza. Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w'inyuma?Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo? Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba. Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk'izihambiranijwe. Ndetse rumwe rusobekerana n'urundi,Bituma ari nta mwuka uzinyuramo. Zirasobekeranye,Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana. Kwitsamura kwayo kuvamo umucyo,Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k'umuseke. Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana,Hakavamo ibishashi by'umuriro. Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi,Nk'uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe. Umwuka wayo ukongeza amakara,Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by'umuriro. Mu ijosi ryayo habamo gukomera,Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere. Inyama zo ku mubiri wayo ziromekeranye,Ziyifasheho ntabwo zijegajega. Umutima wayo ukomeye nk'ibuye,Ni ukuri ukomeye nk'urusyo. Iyo yegutse intwari ziratinya,Ubwoba bukazisaza. Naho hagira uyerekezaho inkota cyangwa icumu,Cyangwa umwambi cyangwa icumu ry'irihima,nta cyo byamara. Ibyuma ikabireba nk'ibyatsi,Kandi umuringa ikawugereranya nk'igiti cyaboze. Umwambi ntiwayihungisha,Amabuye y'umuhumetso ayihindukira nk'umurama. Ubuhiri ibureba nk'ibikūri,Iseka guhinda ku icumu. Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye,Ku byondo ihahindura ibikuruzi. Iyo igeze imuhengeri irahavuguta,Ikahahindura ifuro nk'inkono ibira,Ituma inyanja imera nk'amavuta. Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye,Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendeje urubura. Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi,Yavutse itagira ubwoba. Yitegereza ibiri hejuru byose,Ni yo mwami w'abana b'abibone bose.” Maze Yobu asubiza Uwiteka ati “Nzi yuko ushobora byose,Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” Iti “Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi,Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi. Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga,Ngiye kukubaza maze nawe unsubize. Ibyawe nari narabyumvishije amatwi,Ariko noneho amaso yanjye arakureba. Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye,Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w'Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'uko umugaragu wanjye Yobu yagenje. Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk'uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.” Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu. Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n'ibyo yari afite kabiri. Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n'abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw'ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy'ifeza n'impeta y'izahabu. Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n'ingamiya ibihumbi bitandatu, n'amapfizi ibihumbi bibiri n'indogobe z'ingore igihumbi. Kandi abyara n'abahungu barindwi n'abakobwa batatu. Umukobwa w'imfura amwita Yemima, uw'ubuheta amwita Keziya, n'uwa gatatu amwita Kerenihapuki. Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk'abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo. Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n'abuzukuru be ndetse n'ubuvivi. Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru. Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,Ntiyicarane n'abakobanyi. Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Ababi ntibamera batyo,Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga. Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka,N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi. Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi,Ariko inzira y'ababi izarimbuka. Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?N'amoko yatekerereje iki iby'ubusa? Abami bo mu isi biteguye kurwana,Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n'Uwo yasīze Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje,Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.” Ihora yicaye mu ijuru izabaseka,Umwami Imana izabakoba. Maze izababwirana umujinya,Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye,Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.” Ndavuga rya tegeko,Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye,Uyu munsi ndakubyaye. Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe,N'abo ku mpera y'isi ngo ubatware. Uzabavunaguza inkoni y'icyuma,Uzabamenagura nk'ikibumbano.” Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge,Mwa bacamanza mwe z'abo mu isi, mwemere kwiga. Mukorere Uwiteka mutinya,Munezerwe muhinde imishyitsi. Musome urya Mwana,kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira,Kuko umujinya we ukongezwa vuba.Hahirwa abamuhungiraho bose. Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we. Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!Abangomeye ni benshi. Benshi baramvuga bati“Nta gakiza afite ku Mana.”Sela. Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,Na we akansubiza ari ku musozi we wera.Sela. Nararyamaga ngasinzira,Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira. Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,Bangoteye impande zose kugira ngo bantere. Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,Waciye amenyo y'abanyabyaha. Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,Umugisha utanga ube ku bantu bawe.Sela. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,unsubize uko ngutakiye.Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,Mbabarira, wumve gusenga kwanjye. Bana b'abantu,Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro?Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?Sela. Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we,Uwiteka azanyumva uko mutakiye. Mugire impuhwe zo gukora icyaha,Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.Sela. Mutambe ibitambo mukiranutse,Kandi mwiringire Uwiteka. Hariho benshi babaza bati“Ni nde uzatwereka ibitunezeza?Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.” Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye,Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino. Nzajya ndyama nsinzire niziguye,Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti. Ni iya Dawidi. Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,Ita ku byo nibwira. Mwami wanjye, Mana yanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,Kuko ari wowe nsenga. Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,Mbe maso ntegereje. Kuko utari Imana y'intambirakibi,Umunyangeso mbi ntazaba iwawe. Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,Wanga inkozi z'ibibi zose. Uzarimbura abanyabinyoma,Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya. Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,Nerekeye urusengero rwawe rwera. Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,Ujye unyobora kuko banyubikiye,Umpanurire inzira yawe aho nyura. Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,Imitima yabo ni igomwa risa,Umuhogo wabo ni imva irangaye,Bashyeshyesha indimi zabo. Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,Imigambi yabo ibatere kugwa,Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,Kuko bakugomeye. Ni bwo abaguhungiraho bazishima,Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira. Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe,Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye,Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi. Umutima wanjye na wo uhagaze cyane,Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira? Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye,Unkize ku bw'imbabazi zawe. Kuko ūpfuye atakikwibuka,Ni nde uzagushimira ikuzimu? Kuniha kurandambiye,Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira,Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho. Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro,Hashajishijwe n'abantera bose. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye. Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye,Uwiteka azemera gusenga kwanjye. Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi,Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura. Shigayoni ya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw'amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini. Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,Ntabara, nkiza abangenza. Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk'intare,Awushwatagura ari nta wuntabara. Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi, Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,(Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa), Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho,Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,Ashyire ubwiza bwanjye mu mukungugu.Sela. Uwiteka hagurukana umujinya wawe,Wihagarikire kurwanya gushega kw'abantera,Kandi unkangukire washyizeho urubanza. Nuko iteraniro ry'amahanga rikugote,Nawe usubire hejuru yaryo. Uwiteka aracira amahanga urubanza,Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n'ukuri kundimo. Ububi bw'abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n'impyiko by'abantu. Ingabo inkingira ifitwe n'Imana,Ikiza abafite imitima itunganye. Imana ni umucamanza utabera,Ni Imana igira umujinya iminsi yose. Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije. Kandi imwiteguriye ibyica,Imyambi yayo iyikongejeho umuriro. Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma. Yarimye ubushya acukura burebure,Agwa mu ruhavu yacukuye. Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye. Nzashima Uwiteka nk'uko bikwiriye gukiranuka kwe,Nzaririmba ishimwe ry'izina ry'Uwiteka usumba byose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. Uwiteka Mwami wacu,Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!Washyize icyubahiro cyawe hejuru y'ijuru. Akanwa k'abana bato n'abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe,Gutsindisha abanzi bawe,Kugira ngo uhoze umwanzi n'uhōra inzigo. Iyo nitegereje ijuru, umurimo w'intoki zawe,N'ukwezi n'inyenyeri, ibyo waremye, Umuntu ni iki ko umwibuka,Cyangwa umwana w'umuntu ko umugenderera? Wenze kumugira nk'Imana aburaho hato,Umwambika ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe,Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y'ibirenge bye. Wamuhaye gutwara intama zose n'inka,N'inyamaswa zo mu ishyamba na zo, N'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu nyanja,N'ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose. Uwiteka Mwami wacu,Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi. Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza. Ndakunezererwa ndakwishimira,Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry'izina ryawe, Kuko abanzi banjye basubira inyuma,Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe. Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye,Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera. Wakangaye abanyamahanga,warimbuye abanyabyaha,Wasibanganije amazina yabo iteka ryose. Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka,N'imidugudu yabo warayishenye,No kwibukwa kwabo kwarabuze. Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka,Yateguriye imanza intebe ye. Azacira abari mu isi imanza zitabera,Azaha amahanga imanza z'ukuri. Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira,Igihome kirekire kibakingira mu bihe by'amakuba. Abazi izina ryawe bazakwiringira,Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka. Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni,Mumuvugirize impundu,Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze. Kuko ūhōrera amaraso abibuka,Atibagirwa gutaka kw'abanyamubabaro. Uwiteka umbabarire,Reba umubabaro mbabazwa n'abanyanga,Ni wowe unzamura ukankura ku marembo y'urupfu, Kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose,Mu marembo y'umukobwa w'i Siyoni,Kandi nzishimira agakiza kawe. Abanyamahanga baguye mu bushya bacukuye,Mu kigoyi bateze ni ho ikirenge cyabo gifashwe. Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka,Ategesha umunyabyaha imirimo y'intoki ze nk'ikigoyi.Higayoni; Sela. Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu,Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana. Kuko umukene atazibagirana iteka,Kandi ibyiringiro by'abanyamubabaro bitazabura iteka. Uwiteka, haguruka abantu bē kunesha,Amahanga acirweho iteka imbere yawe. Uwiteka ubatere ubwoba,Amahanga yimenye ko ari abantu buntu.Sela. Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago? Ubwibone bw'umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata,Icyampa bagafatwa n'uburiganya batekereje. Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza,Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura. Umunyabyaha nk'uko ubwibone bwo mu maso he buri,Aravuga ati “Ntazahōra.”Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo“Nta Mana iriho.” Inzira ze zikomera iteka,Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,Abanzi be bose abacurira ingoni. Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.” Akanwa ke kuzuye imivumo n'uburinganya n'agahato,Munsi y'ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa. Yicara mu bico byo mu midugudu,Mu rwihisho yica abatariho urubanza,Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro. Yubikirira mu gico nk'uko intare yubikirira mu isenga ryayo,Yubikirira gufata umunyamubabaro,Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye. Yitugatuga yunamye,Intwari ze zitsinda abanyamubabaro. Aribwira ati “Imana yibagiwe,Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.” Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe,Ntiwibagirwe umunyamubabaro. Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana,Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”? Warabibonye kuko urebera igomwa n'urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,Umunyamubabaro akwiringira wenyine,Ni wowe ujya utabara impfubyi. Vunagura ukuboko k'umunyabyaha,Ushimikire ububi bw'umubi kugeza aho utazabumusanganira. Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye. Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi, Kugira ngo ucire impfubyi n'abahatwa imanza zibakwiriye,Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.Uwiteka ni we mpungiraho.Mubwirira iki umutima wanjye muti“Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?” Kuko abanyabyaha bafora umuheto,Batamikira umwambi mu ruge,Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye. Niba imfatiro zishenywe,Umukiranutsi yakora iki? Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,Amaso ye areba abantu,imboni ze zirabagerageza. Uwiteka agerageza abakiranutsi,Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga. Azavubira abanyabyaha ibigoyi,Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa,Bizaba umugabane mu gikombe cyabo. Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,Kandi akunda ibyo gukiranuka,Abatunganye bazareba mu maso he. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira,Abanyamurava babura mu bantu. Bose barabeshyana,Bavugisha iminwa ishyeshya n'imitima ibiri. Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya,N'ururimi rwirarira, Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu,Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?” “Ku bwo kunyagwa k'umunyamubabaro,Ku bwo gusuhuza umutima k'umukene,Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,“Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.” Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye,Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi,Ivugutiwe karindwi. Uwiteka uzabarinda,Uzabakiza ab'iki gihe iteka ryose. Abanyabyaha bagenda hose impande zose,Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?Uzageza he kunyima amaso? Nzageza he kwigira inama,Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye?Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye? Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize,Hwejesha amaso yanjye,Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu. Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”,Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye. Ariko niringiye imbabazi zawe,Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe.Ndaririmbira Uwiteka,Kuko yangiriye neza. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.Umupfapfa ajya yibwira ati“Nta Mana iriho.”Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka,Nta wukora ibyiza. Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,Bashaka Imana. Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,Nta wukora ibyiza n'umwe. Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite?Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,Kandi ntibambaze Uwiteka? Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi,Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi. Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro,Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe. Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.Ni bwo Abayakobo bazishima,Abisirayeli bazanezerwa. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,Ntagirire nabi mugenzi we,Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa. Mikitamu ya Dawidi.Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho. Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,Nta mugisha mfite utari wowe.” Abera bo mu isi,Ni bo mpfura nishimira bonyine. Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira,Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba,Kandi amazina yazo sinzayarahira. Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye,Ni wowe ukomeza umugabane wanjye. Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza,Ni koko mfite umwandu mwiza. Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye,Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro. Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka,Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,Ubwiza bwanjye bukishima,Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro. Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu,Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. Uzamenyesha inzira y'ubugingo,Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye,Mu kuboko kwawe kw'iburyo hari ibinezeza iteka ryose. Gusenga kwa Dawidi.Uwiteka, umva iby'ukuri byanjye,Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,Tegera ugutwi gusenga kwanjye,Kudaturuka mu minwa iryarya. Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe,Amaso yawe arebe ibitunganye. Wagerageje umutima wanjye,wangendereye nijoro.Warantase ntiwambonana umugambi mubi,Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye. Ku by'imirimo y'abantu,kwitondera ijambo ry'iminwa yawe,Ni ko kumpa kwirinda inzira z'abanyarugomo. Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe,Ibirenge byanjye ntibinyerera. Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize,Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga. Erekana imbabazi zawe zitangaza,Wowe ukiza abakwiringira,Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw'iburyo. Undinde nk'imboni y'ijisho,Umpishe mu gicucu cy'amababa yawe. Umpishe abanyabyaha banyaga,Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose. Bakinze imitima yabo,Akanwa kabo bakavugisha iby'ubwibone. None bagose intambwe zacu,Baduhangiye amaso kudutsinda hasi. Ahwanye n'intare ifite ipfa ry'icyo yafata,Nk'umugunzu w'intare wubikirira mu bico. Uwiteka haguruka,Umuhagarare imbere umutsinde hasi.Ukize umutima wanjye umunyabyaha,uwukirishe inkota yawe. Uwiteka uwukize abantu,uwukirishe ukuboko kwawe.Ni bo bantu b'isi,Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo.Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe,Bahāge abana b'abahungu,Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo. Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka,Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be n'aya Sawuli ati Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye. Uwiteka ni igitare cyanjye n'igihome cyanjye kinkingira n'umukiza wanjye,Ni Imana yanjye n'urutare rwanjye rukomeye,Ni we nzahungiraho,Ni we ngabo inkingira n'ihembe ry'agakiza kanjye,Ni igihome cyanjye kirekire. Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa,Ni bwo nzakizwa abanzi banjye. Ingoyi z'urupfu zarangose,Imyuzure yo kurimbuka yanteye ubwoba. Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati,Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere. Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,Natakiye Imana yanjye,Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi. Maze isi iratigita ihinda umushyitsi,Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega,Zitigiswa n'uburakari bwayo. Umwotsi ucumba mu mazuru yayo,Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika,Havamo n'amakara yaka. Imanura ijuru iramanuka,Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo. Iguruka ihetswe na kerubi,Igurukishwa vuba n'amababa y'umuyaga. Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose,Umwijima w'ibiremeshwa amazi,Ibicu bikomeye byo mu ijuru. Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda,Hakagwa urubura n'amakara yaka. Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,Usumbabyose avuga ijwi rye,Hagwa urubura n'amakara yaka. Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye,Ni yo mirabyo myinshi arabirukana. Maze ubutaka bwo hasi y'amazi buraboneka,Imfatiro z'isi ziratwikururwa,Ku bwo guhana kwawe Uwiteka,Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru yawe. Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata,Ankura mu mazi y'isanzure. Ankiza umwanzi wanjye ukomeye,N'abanyangaga kuko bandushaga amaboko. Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye,Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo. Abinkuramo anshyira ahantu hagari,Yankirije kuko yanyishimiraga. Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye,Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye. Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka,Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye. Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye. Kandi nabanaga na yo ntungana,Nirinze gukiranirwa kwanjye. Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,Ibikwiriye kutandura kw'amaboko yanjye mu maso ye. Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi,Ku utunganye uziyerekana nk'utunganye. Ku utanduye uziyerekana nk'utanduye,Ku kigoryi uziyerekana nk'ugoramye. Kuko uzakiza abacishijwe bugufi,Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi. Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye,Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye. Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w'ababisha,Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'igihome. Inzira y'Imana itungana rwose,Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe,Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose. Ni nde Mana itari Uwiteka?Ni nde Gitare kitari Imana yacu? Ni yo Mana inkenyeje imbaraga,Igatunganya inzira yanjye. Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk'iby'imparakazi,Impagarika ku misozi yanjye. Yigisha amaboko yanjye kurasana,Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'umuringa. Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe,Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira,Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo. Intambwe zanjye wazaguriye inzira,Ibirenge byanjye ntibyanyereye. Nirukanye ababisha banjye mbageraho,Sinagaruka batarimbutse. Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka,Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye. Kuko wankenyereje imbaraga kurwana,Abampagurukiye bakantera warabangomoreye. Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,Kugira ngo ndimbure abanyanga. Baratakambye ntihagira ubakiza,Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza, Maze mbasya nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga,Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira. Wankijije imirwano y'abantu,Wangize umutware w'amahanga,Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye. Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka,Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya. Abanyamahanga babaye imihonge,Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi. Uwiteka ahoraho,Igitare cyanjye gihimbazwe,Imana y'agakiza kanjye ishyirwe hejuru. Ni yo Mana impōrera,Ikangomorera amahanga nkayatwara. Inkiza ababisha banjye,Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukira,Unkiza umunyarugomo. Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga,Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe. Aha umwami yimitse agakiza gakomeye,Agirira imbabazi uwo yasize,Ni Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana,Isanzure ryerekana imirimo y'intoki zayo. Amanywa abwira andi manywa ibyayo,Ijoro ribimenyesha irindi joro. Nta magambo cyangwa ururimi biriho,Nta wumva ijwi ryabyo. Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose,Amagambo yabyo yageze ku mpera y'isi.Muri ibyo yabambiye izuba ihema, Rimeze nk'umukwe usohoka mu nzu ye,Ryishima nk'umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. Riva ku mpera y'ijuru,Rikagera ku yindi mpera yaryo,Nta kintu gihishwa icyokere cyaryo. Amategeko y'Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo,Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima,Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso. Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose,Amateka y'Uwiteka ni ay'ukuri,Ni ayo gukiranuka rwose. Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu,Naho yaba izahabu nziza nyinshi,Biryoherera kuruta ubuki n'umushongi w'ibinyagu utonyanga. Kandi ni byo bihana umugaragu wawe,Kubyitondera harimo ingororano ikomeye. Ni nde ubasha kwitegereza kujijwa kwe?Ntumbareho ibyaha byanyihishe, Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by'ibyitumano,Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose,Urubanza rw'igicumuro gikomeye ntiruzantsinda. Amagambo yo mu kanwa kanjye,N'ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe,Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,Izina ry'Imana ya Yakobo rigushyire hejuru. Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero,Iguhe imbaraga ziva i Siyoni. Yibuke amaturo yawe yose,Yemere igitambo cyawe cyokeje.Sela. Iguhe icyo umutima wawe ushaka,Isohoze inama zawe zose. Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe,Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,Uwiteka asohoze ibyo usaba byose. None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo. Bamwe biringira amagare,Abandi biringira amafarashi,Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu. Barunamye baragwa,Ariko twebweho turahagurutse turema. Uwiteka kiza umwami,Kandi udusubize uko tukwambaje. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe,Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane! Wamuhaye icyo umutima we ushaka,Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye.Sela. Kuko umusanganije imigisha y'ibyiza,Wamwambitse ikamba ry'izahabu nziza. Yagusabye ubugingo urabumuha,Umuha kurama iteka ryose. Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw'agakiza kawe,Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho. Umugize icyitegererezo cy'ihirwe iteka ryose,Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe. Kuko umwami yiringira Uwiteka,Ku bw'imbabazi z'Usumba byose ntazanyeganyezwa. Ukuboko kwawe kuzashyikira ababisha bawe bose,Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzashyikira abakwanga bose. Uzabahindura nk'ikōme ryaka mu gihe cy'umujinya wawe,Uwiteka azabamirisha umujinya we,Umuriro uzarabya. Nawe uzatsemba imbuto zabo mu isi,Urubyaro rwabo uzarutsemba mu bana b'abantu. Kuko bagambiriye kukugirira nabi,Bagiye inama batabasha gusohoza. Uzatuma baguha ibitugu,Uzatamika imyambi mu ruge rw'umuheto wawe mu maso yabo. Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe,Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi. Mana yanjye, Mana yanjye,Ni iki kikundekesheje,Ukaba kure ntuntabare,Kure y'amagambo yo kuniha kwanjye? Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize,Ntakira na nijoro simpore. Ariko uri uwera,Intebe yawe igoswe n'ishimwe ry'Abisirayeli. Ba sogokuruza barakwiringiraga,Barakwiringiraga nawe ukabakiza. Baragutakiraga bagakizwa,Barakwiringiraga ntibakorwe n'isoni. Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu,Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose. Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira,Barampema bakanzunguriza imitwe bati “Bishyire ku Uwiteka amukize,Abimukuremo kuko amwishimira.” Ariko ni wowe wamvukishije,Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama. Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye,Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama. Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi,Kandi ari nta mutabazi. Amapfizi menshi arangose,Amapfizi y'i Bashani y'amanyambaraga aranzengutse. Baranyasamiye n'akanwa kabo,Nk'intare itanyagura yivuga. Nsutswe nk'amazi,Amagufwa yanjye yose arakutse.Umutima wanjye umeze nk'ibimamara,Uyagiye mu mara yanjye. Intege zanjye zumye nk'urujyo,Ururimi rwanjye rufatanye n'uruhekenyero.Kandi unshyize mu mukungugu w'urupfu, Kuko imbwa zingose,Umutwe w'abanyabyaha untaye hagati,Bantoboye ibiganza n'ibirenge. Mbasha kubara amagufwa yanjye yose,Bandeba bankanuriye amaso. Bagabana imyenda yanjye,Bafindira umwambaro wanjye. Ariko Uwiteka ntumbe kure,Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare. Kiza ubugingo bwanjye inkota,Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw'imbwa. Nkiza akanwa k'intare,Waranshubije unkura mu mahembe y'imbogo. Nzabwira bene Data izina ryawe,Nzagushimira hagati y'iteraniro. Abubaha Uwiteka mumushime,Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze,Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye, Kuko atasuzuguye umubabaro w'ubabazwa,Habe no kuwuzinukwa,Kandi ntamuhishe mu maso he,Ahubwo yaramutakiye aramwumvira. Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka,Ngushimira mu iteraniro ryinshi,Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y'abakubaha. Abanyamubabaro bazarya bahage,Abashaka Uwiteka bazamushima,Imitima yanyu irame iteka ryose. Abo ku mpera yose y'isi bazibuka bahindukirire Uwiteka,Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe. Kuko ubwami ari ubw'Uwiteka,Kandi ari we mutegetsi w'amahanga. Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye,Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye,Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa. Abuzukuruza bazamukorera,Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby'Umwami Imana. Bazaza babwire abantu bazavuka,Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi,Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye,Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu,Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye,Unsīze amavuta mu mutwe,Igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi,bizanyomaho iminsi yose nkiriho,Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose. Zaburi ya Dawidi.Isi n'ibiyuzuye ni iby'Uwiteka,Isi n'abayibamo. Kuko ari we wayishinze ku nyanja,Yayishimangiye ku mazi menshi. Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka?Ni nde uzahagarara ahera he? Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye,Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro,Ntarahire ibinyoma. Uwo ni we uzahabwa umugisha n'Uwiteka,No gukiranuka abihawe n'Imana y'agakiza ke. Abayishaka ni bene uwo,Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo.Sela. Mwa marembo mwe nimwunamuke,Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke,Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. Uwo Mwami w'icyubahiro ni nde?Ni Uwiteka ufite imbaraga n'amaboko,Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana. Mwa marembo mwe, nimwunamuke,Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke,Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. Uwo mwami w'icyubahiro ni nde?Uwiteka Nyir'ingabo ni we Mwami w'icyubahiro. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni wowe ncururira umutima, Mana yanjye ni wowe niringiye,Ne gukorwa n'isoni,Abanzi banjye be kunyishima hejuru. Si ko bizaba,Mu bagutegereza nta wuzakorwa n'isoni.Abava mu isezerano ari nta mpamvu,Ni bo bazakorwa n'isoni. Uwiteka nyereka inzira zawe,Unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw'umurava wawe unyigishe,Kuko ari wowe Mana y'agakiza kanjye,Ni wowe ntegereza umunsi ukira. Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe,Kuko byahozeho kera kose. Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye,Nk'uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka,Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka. Uwiteka ni mwiza aratunganye,Ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira. Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka,Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. Inzira zose z'Uwiteka ni imbabazi n'umurava,Ku bitondera isezerano rye n'ibyo yahamije. Uwiteka ku bw'izina ryawe,Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye. Ni nde wubaha Uwiteka?Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo. Umutima we uzaba mu mahoro,Urubyaro rwe ruzaragwa isi. Ibihishwe by'Uwiteka bihishurirwe abamwubaha,Azabereke isezerano rye. Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka,Kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi. Unkebuke umbabarire,Kuko ntagira shinge na rugero nkababara. Imibabaro y'umutima wanjye uyoroshye,Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. Reba umubabaro wanjye n'imiruho,Unkureho ibyaha byanjye byose. Reba abanzi banjye ni benshi,Kandi banyanga urwango rw'inkazi. Rinda umutima wanjye unkize,Ne gukorwa n'isoni kuko nguhungiyeho. Gukiranuka no gutungana binkize,Kuko ngutegereza. Mana cungura Abisirayeli,Ubakure mu makuba yabo yose no mu byago byabo byose. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya. Uwiteka, unyitegereze ungerageze,Gerageza umutima wanjye n'ubwenge bwanjye, Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe. Sinicarana n'abatagira umumaro,Kandi sinzagenderera indyarya. Nanga iteraniro ry'inkozi z'ibibi,Kandi sinzicarana n'abanyabyaha. Nzakaraba ntafite igicumuro,Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka, Kugira ngo numvikanishe ijwi ry'ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze. Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N'ahantu ubwiza bwawe buba. Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha,Cyangwa ubugingo bwanjye nk'abavusha amaraso. Amaboko yabo arimo igomwa,Ukuboko kwabo kw'iburyo kuzuye impongano. Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo,Uncungure, umbabarire. Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye,Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mucyo wanjye n'agakiza kanjye,Nzatinya nde?Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye,Ni nde uzampinza umushyitsi? Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho,Ari bo banzi banjye n'ababisha banjye,Barasitaye baragwa. Naho ingabo zabambira amahema kuntera,Umutima wanjye ntuzatinya,Naho intambara yambaho,No muri yo nzakomeza umutima. Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho,Nkareba ubwiza bw'Uwiteka,Nkitegereza urusengero rwe. Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye,Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha,Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare. N'ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y'abanzi banjye bangose,Ntambire ibitambo by'ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe,Ni koko nzaririmba ishimwe ry'Uwiteka. Uwiteka, umva gutaka kw'ijwi ryanjye,Umbabarire, unsubize. Umutima wanjye urakubwiye uti“Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ”Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. Ntumpishe mu maso hawe.Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya,Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye,Mana y'agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke. Ubwo data na mama bazandeka,Uwiteka azandarūra. Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,Unyobore inzira y'igihamo ku bw'abanyubikira. Ntumpe abantera kunkora uko bashaka,Kuko abagabo b'indarikwa bampagurukiye,N'abavuga iby'urugomo. Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k'Uwiteka,Mu isi y'ababaho. Tegereza Uwiteka,Komera umutima wawe uhumure,Ujye utegereza Uwiteka. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ndagutakira,Gitare cyanjye ntiwice amatwi,Kuko wanyihorera,Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo. Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe. Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi,Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo,Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo. Ubahe ibikwiriye imirimo yabo,Ibikwiriye gukiranirwa kwabo.Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze,Ubīture ibibakwiriye. Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka,Cyangwa ku byo intoki ze zikora,Azabasenya ntazabubaka. Uwiteka ahimbazwe,Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye. Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira,Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye. Uwiteka ni imbaraga z'abantu be,Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira. Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha,Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose. Zaburi ya Dawidi.Mwāturire Uwiteka mwa bana b'Imana mwe,Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga. Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,Musenge Uwiteka mwambaye ibyera. Ijwi ry'Uwiteka rihindira hejuru y'amazi,Imana y'icyubahiro ihindisha inkuba,Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y'amazi menshi. Ijwi ry'Uwiteka rifite imbaraga,Ijwi ry'Uwiteka ryuzuye igitinyiro. Ijwi ry'Uwiteka rimena imyerezi,Uwiteka amenagura imyerezi y'i Lebanoni. Ayikinisha nk'inyana y'inka,Lebanoni n'i Siriyoni ahakinisha nk'inyana y'imbogo. Ijwi ry'Uwiteka rishwaza ibirimi by'umuriro. Ijwi ry'Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi,Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw'i Kadeshi. Ijwi ry'Uwiteka riramburuza impara,Kandi rikokōra amashyamba,Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti“Icyubahiro kibe icyawe.” Uwiteka yari yicaye ku ntebe y'ubwami bwe,Hejuru ya wa Mwuzūre,Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose,yicaye ku ntebe ye. Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga,Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro. Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru. Uwiteka Mana yanjye,Naragutakiye urankiza. Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu,Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo. Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe,Mushime izina rye ryera. Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato,Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo.Ahari kurira kwararira umuntu nijoro,Ariko mu gitondo impundu zikavuga. Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti“Ntabwo nzanyeganyezwa.” Uwiteka ku bw'urukundo rwawe,wari ukomeje umusozi wanjye,Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima. Uwiteka naragutakiye,Kandi ninginze Uwiteka Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?Mbese umukungugu uzaguhimbaza?Uzātura umurava wawe? Uwiteka nyumva umbabarire,Uwiteka mbera umutabazi.” Uhinduye umuborogo wanjye imbyino,Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo, Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka.Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni wowe mpungiraho,Singakorwe n'isoni,Unkize ku bwo gukiranuka kwawe. Untegere ugutwi utebuke unkize,Umbere igitare gikomeye,Inzu y'igihome yo kunkiza. Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira,Nuko ku bw'izina ryawe unjye imbere unyobore. Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa,Kuko ari wowe gihome kinkingira. Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye,Uwiteka Mana y'umurava, warancunguye. Nanga abita ku bitagira umumaro by'ibinyoma,Ku bwanjye niringira Uwiteka. Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe,Kuko warebye amakuba yanjye n'ibyago byanjye,Wamenye imibabaro y'umutima wanjye, Kandi utankingiraniye gufatwa n'amaboko y'umwanzi,Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari. Uwiteka umbabarire kuko mbabaye,Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro,Kandi n'ubugingo bwanjye n'umubiri binanuwe na wo. Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda,N'imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima.Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye,Amagufwa yanjye arananutse. Ku bw'abanzi banjye bose mpindutse igitutsi,Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye,N'abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba,Abandebye mu nzira barampunga. Nibagiranye nk'uwapfuye utacyibukwa,Mpwanye n'urwabya rumenetse. Kuko numvise benshi bambeshya,Ubwoba bukantera impande zose,Ubwo bangīraga inama,Bagashaka uburyo banyica. Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka,Naravuze nti “Uri Imana yanjye.” Ibihe byanjye biri mu maboko yawe,Unkize amaboko y'abanzi banjye n'abangenza, Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,Unkize ku bw'imbabazi zawe. Uwiteka, ne gukorwa n'isoni kuko ngutakiye,Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n'isoni,Bacecekere ikuzimu. Indimi z'ibinyoma zigobwe,Zivugana umukiranutsi agasuzuguro,N'ubwibone no kugayana. Erega kugira neza kwawe ni kwinshi,Uko wabikiye abakubaha,Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y'abantu. Mu bwihisho bwo mu maso yawe,Ni ho uzabahisha inama mbi z'abantu,Uzabahisha mu ihema gutongana kw'indimi. Uwiteka ahimbazwe,Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza,Mu mudugudu ufite igihome gikomeye. Ku bwanjye navuganye ubwira nti“Nciriwe mu maso yawe,Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.” Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,Uwiteka arinda abanyamurava,Yitura byinshi ūkora iby'ubwibone. Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe,Nimukomere, imitima yanyu ihumure. Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge.Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,Ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,Umutima we ntubemo uburiganya. Ngicecetse,Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga,Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi.Sela. Nakwemereye ibyaha byanjye,Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye.Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”,Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye.Sela Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo,Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho. Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n'ibyago,Uzangotesha impundu zishima agakiza.Sela. Nzakwigisha nkwereke inzira unyura,Nzakugira inama,Ijisho ryanjye rizakugumaho. Ntimube nk'ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge,Zikwiriye guhatwa n'icyuma cyo mu kanwa n'umukoba wo ku ijosi,Utagira ibyo ntizakwegera. Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi,Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota. Mwa bakiranutsi mwe,Munezererwe Uwiteka mwishime,Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe,Ibyishimo bibatere kuvuza impundu. Mwa bakiranutsi mwe,Mwishimire Uwiteka,Gushima gukwiriye abatunganye. Mushimishe Uwiteka inanga,Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi. Mumuririmbire indirimbo nshya,Mucurangishe inanga ubwenge,Muyivugishe ijwi rirenga. Kuko ijambo ry'Uwiteka ritunganye,Imirimo ye yose ayikorana umurava. Akunda gukiranuka n'imanza zitabera,Isi yuzuye imbabazi z'Uwiteka. Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru,Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose. Ateranya amazi yo mu nyanja nk'ikirundo,Ashyingura imuhengeri mu bubiko. Isi yose yubahe Uwiteka,Abari mu isi bose bamutinye. Kuko yavuze bikaba,Yategetse bigakomera. Uwiteka ahindura ubusa imigambi y'amahanga,Akuraho ibyo amoko yibwira. Imigambi y'Uwiteka ikomera iteka ryose,Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose. Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo,Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we. Uwiteka arebera mu ijuru,Areba abana b'abantu bose. Ari mu buturo bwe,Areba ababa mu isi bose. Ni we ubumba imitima yabo bose,Akitegereza imirimo yabo yose. Nta mwami ukizwa n'uko ingabo ze ari nyinshi,Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza,Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi. Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha,Riri ku bategereza imbabazi ze, Ngo akize ubugingo bwabo urupfu,Abarinde mu nzara badapfa. Imitima yacu itegereza Uwiteka,Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira. Imitima yacu izamwishimira,Kuko twiringiye izina rye ryera. Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri tweNk'uko tugutegereza. Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda. Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata,Abanyamubabaro babyumve bishime. Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye. Nashatse Uwiteka aransubiza,Ankiza ubwoba nari mfite bwose. Bamurebyeho bavirwa n'umucyo,Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka. Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva,Amukiza amakuba n'ibyago bye byose. Marayika w'Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha,Akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza,Hahirwa umuhungiraho. Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe,Kuko abamwubaha batagira icyo bakena. Imigunzu y'intare ibasha gukena no gusonza,Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena. Bana bato nimuze munyumve,Ndabigisha kūbaha Uwiteka. Ni nde ushaka ubugingo,Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza? Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya. Va mu byaha ujye ukora ibyiza,Ujye ushaka amahoro uyakurikire,Kugira ngo uyashyikire. Amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,N'amatwi ye ari ku gutaka kwabo. Igitsure cy'Uwiteka kiri ku bakora ibyaha,Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi. Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,Abakiza amakuba n'ibyago byabo byose. Uwiteka aba hafi y'abafite imitima imenetse.Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi,Ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose,Nta na rimwe rivunika. Ibyaha bizicisha umunyabyaha,Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka. Uwiteka acungura ubugingo bw'abagaragu be,Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka burana n'abamburanya,Rwana n'abandwanya. Enda ingabo nto n'inini,Uhagurukire kuntabara. Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.” Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriroAbajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma,Baterwe ipfunwe. Babe nk'umurama utumurwa n'umuyagaKandi marayika w'Uwiteka abirukane. Inzira yabo ibe umwijima n'ubunyereri,Kandi marayika w'Uwiteka abagenze. Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu,Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya. Kurimbuka kumutungure,Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe,Akigwemo arimbuke. Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka,Uzishimira agakiza ke. Amagufwa yanjye yose azavuga ati“Uwiteka ni nde uhwanye nawe?Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko,Ukiza umunyamubabaro n'umukene ubanyaga.” Abagabo b'ibinyoma barahaguruka,Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza. Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,Bikampindura nk'impfusha. Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza. Nkamera nk'aho ari incuti yanjye,cyangwa mwene data urwaye,Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk'uborogera nyina. Ariko ncumbagiye barishima baraterana,Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya,Baranshishimura ntibarorera. Bampekenyera amenyo nk'uko abakobanyi bakora,Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira. Mwami, uzageza he kundebēra gusa?Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo,Icyo mfite rukumbi gikize intare. Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,Nzaguhimbariza mu bantu benshi. Abanyangira impamvu z'ibinyoma be kunyishima hejuru,Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso. Kuko batavuga iby'amahoro,Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu. Banyasamiye cyane,Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.” Uwiteka, warabibonye ntuceceke,Mwami ntumbe kure. Ivurugute ukangukire kuncira urubanza,Urubanza rw'ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye. Uwiteka Mana yanjye,Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe,Be kunyishima hejuru. Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.”Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.” Abishimira ibyago byanjye bakorwe n'isoni bamwarane,Abanyirata hejuru bambikwe isoni n'igisuzuguriro. Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,Wishimire amahoro y'umugaragu we. Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka. Ubugome bw'umunyabyaha bubwiriza umutima we,Nta gutinya Imana kuri mu maso ye. Kuko yiyogeza ubwe,Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n'uburiganya,Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza. Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe,Yishyira mu nzira itari nziza,Ntiyanga ibyaha. Uwiteka, urugero rw'imbabazi zawe rugera mu ijuru,Urw'umurava wawe rugera no mu bicu. Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana,Amateka yawe ni nk'imuhengeri,Uwiteka ni wowe ukiza abantu n'amatungo. Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi!Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe. Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe,Kandi uzabuhira ku ruzi rw'ibyishimo byawe. Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo,Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo. Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi,No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe. Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho,Ukuboko kw'abanyabyaha kwe kunyimura. Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye,Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka. Zaburi ya Dawidi.Ntuhagarikwe umutima n'abakora ibyaha,Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa. Kuko bazacibwa vuba nk'ubwatsi,Bazuma nk'igisambu kibisi. Wiringire Uwiteka ukore ibyiza,Guma mu gihugu ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka,Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza. Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk'umucyo,N'ukuri k'urubanza rwawe nk'amanywa y'ihangu. Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye,Ntuhagarikwe umutima n'ubona ibyiza mu rugendo rwe,N'umuntu usohoza inama mbi. Reka umujinya, va mu burakari,Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho,Ni koko uzitegereza ahe umubure. Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,Bazishimira amahoro menshi. Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi,Kandi amuhekenyera amenyo. Umwami Imana izamuseka,Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora. Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto,Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n'umukene,Bice abagenda batunganye. Inkota yabo ni bo izacumita imitima,Imiheto yabo izavunika. Ibike umukiranutsi afite,Biruta ubutunzi bwinshi bw'abanyabyaha benshi. Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika,Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi. Uwiteka azi iminsi y'abatunganye,Umwandu wabo uzahoraho iteka. Ntibazakorwa n'isoni mu gihe cy'ibyago,Mu minsi y'inzara bazahazwa. Ariko abanyabyaha bazarimbuka,Kandi abanzi b'Uwiteka bazashira nk'ubwiza bw'urwuri,Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi. Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga. Kuko abahabwa umugisha n'Uwiteka bazaragwa igihugu,Abavunwa na we bazarimburwa. Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka,Akishimira inzira ye, Naho yagwa ntazarambarara,Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe. Nari umusore none ndashaje,Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe,Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi,Urubyaro rwe rukabona umugisha. Va mu byaha ujye ukora ibyiza,Uzaba gakondo iteka. Uwiteka akunda imanza zitabera,Ntareka abakunzi be,Barindwa iteka ryose.Ariko urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa. Abakiranutsi bazaragwa igihugu,Bakibemo iteka. Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge,N'ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka. Amategeko y'Imana ye ari mu mutima we,Nta ntambwe ze zizanyerera. Umunyabyaha agenzura umukiranutsi,Agashaka kumwica. Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe,Kandi ntazamutsindisha mu manza. Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye,Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,Abanyabyaha bazarimburwa ureba. Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye,Agāye nk'igiti kibisi cyishimiye ubutaka. Maze barahanyuze basanga adahari,Kandi naramushatse ntiyaboneka. Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye,Kuko umunyamahoro azagira urubyaro. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe,Urubyaro rw'umunyabyaha ruzarimburwa. Ariko agakiza k'abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka,Ni we gihome kibakingira mu gihe cy'amakuba. Kandi Uwiteka arabatabara akabārura,Abārura mu banyabyaha akabakiza,Kuko bamuhungiyeho. Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso. Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe,Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. Kuko imyambi yawe impamye,Ukuboko kwawe kukanshikamira. Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw'umujinya wawe,Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw'ibyaha byanjye. Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye,Bihwanye n'umutwaro uremereye unanira. Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze,Ku bw'ubupfu bwanjye. Ndahetamye nunamye cyane,Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira. Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro,Kandi nta hazima mu mubiri wanjye. Ndahondobereye ndavunaguritse,Nanihishijwe no guhagarika umutima. Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe,Kuniha kwanjye ntuguhishwa. Umutima urankubita,Intege zanjye zirashira,Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge. Abakunzi banjye n'incuti zanjye,bampaye akato ku bw'icyago cyanjye,Bene wacu bampagaze kure. Kandi abashaka kunyica bantega imitego,Abanshakira ibyago bavuga iby'ubwicanyi,Bagatekereza uburiganya umunsi ukira. Ariko jyeweho meze nk'igipfamatwi sinumva,Meze nk'ikiragi kitabumbura umunwa. Ni ukuri meze nk'umuntu utumva,Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi. Kuko Uwiteka ari wowe niringiye,Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza. Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru,Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.” Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira,Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka. Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye,Nzagira agahinda k'ibyaha byanjye. Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi,Kandi ni abanyamaboko,Abanyangira impamvu z'ibinyoma baragwiriye. Abitura inabi ababagiriye neza,Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza. Uwiteka ntundeke,Mana yanjye ntumbe kure. Mwami gakiza kanjye,Tebuka untabare. Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye,Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.Nzajya mfata ururimi rwanjye,Umunyabyaha akiri imbere yanjye.” Nabeshejwe nk'ikiragi no kutavuga,narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga,Umubabaro wanjye uragwira. Umutima wanjye ungurumana mu nda,Ngitekereza umuriro unyakamo,Maze mvugisha ururimi nti “Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye,N'urugero rw'iminsi yanjye,Menye ko ndi igikenya.” Dore wahinduye iminsi yanjye nk'intambwe z'intoki,Igihe cy'ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk'ubusa,Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa.Sela. Ni ukuri umuntu wese agenda nk'igicucu,Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa,Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana. Mwami, none ntegereje iki?Ni wowe niringira. Unkize ibicumuro byanjye byose,Ntumpindure uwo gutukwa n'abapfu. Narahoze sinabumbura akanwa,Kuko ari wowe wabikoze. Unkureho inkoni yawe,Mazwe no gukubitwa n'ukuboko kwawe. Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano,Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi,Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa.Sela. Uwiteka umva gusenga kwanjye,tegera ugutwi gutaka kwanjye,Ntiwicire amatwi amarira yanjye.Kuko ndi umusuhuke imbere yawe,N'umwimukira nk'uko ba sogokuruza bose bari bari. Rekera aho kundeba igitsure,Mbone uko nsubizwamo intege,Ntarava hano ntakibaho. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Nategereje Uwiteka nihanganye,Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye. Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by'isayo,Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,Akomeza intambwe zanjye. Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye,Ni yo shimwe ry'Imana yacu,Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka. Hahirwa uwiringira Uwiteka,Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma. Uwiteka Mana yanjye,Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi,Ntihariho uwagereranywa nawe.Nashaka kubyātura no kubirondora,Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara. Ibitambo n'amaturo y'ifu ntubyishimira,Amatwi yanjye urayazibuye,Ibitambo byokeje n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse. Mperako ndavuga nti “Dore ndaje,Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye. Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda,Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi,Sinzabumba akanwa kanjye,Uwiteka urabizi. Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye,Mvuga umurava wawe n'agakiza kawe.Imbabazi zawe n'ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi. Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe,Imbabazi zawe n'ukuri kwawe bijye bindinda iteka. Kuko ibyago bitabarika bingose,Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba.Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi,Bituma umutima wanjye umvamo. Uwiteka emera kunkiza,Uwiteka tebuka untabare. Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n'isoni bamwarane,Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro. Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,Barekwe ku bw'isoni zabo. Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati“Uwiteka ahimbazwe.” Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene,Ariko Uwiteka anyitaho.Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye,Mana yanjye ntutinde. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi Ni iya Dawidi. Hahirwa uwita ku bakene,Uwiteka azamukiza ku munsi w'ibyago. Uwiteka azamurinda amukize,kandi azahirwa ari mu isi,Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka. Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri,Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye. Naravuze nti “Uwiteka umbabarire,Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.” Abanzi banjye banyifuriza nabi bati“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?” Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga,Umutima we ukiyuzuriza inama mbi,Agasohoka akabivuga. Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano,Bangira inama zo kungirira nabi. Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata,Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.” Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga,Ni yo imbanguriye umugeri. Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse,Kugira ngo mbiture. Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira,Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha. Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye,Kandi unshyira imbere yawe iteka ryose. Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.Amen kandi Amen. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho,Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana? Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati“Imana yawe iri hehe?” Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,Ubwo najyanaga n'abantu benshi,Nkabajyana mu nzu y'Imana,Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru. Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana,Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo. Mana yanjye, umutima wanjye urihebye,Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani,No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari. Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe,Ibigogo byawe n'umuraba wawe byose birandengeye. Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa,Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye,Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye. Nzabaza Imana igitare cyanjye nti“Ni iki gitumye unyibagirwa?Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?” Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye,Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati“Imana yawe iri hehe?” Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye. Mana uncire urubanza,Umburanire n'ishyanga ritagira imbabazi,Unkize umuriganya n'ikigoryi. Kuko uri Imana y'igihome kinkingira,Ni iki cyatumye unta kure?Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye? Nuko ohereza umucyo wawe n'umurava wawe binyobore,Binjyane ku musozi wawe wera,No mu mahema yawe. Maze nzajya ku gicaniro cy'Imana,Ku Mana ni yo munezero wanjye n'ibyishimo byanjye,Nguhimbarishe inanga Mana,Ni wowe Mana yanjye. Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Mana, twariyumviye n'amatwi yacu,Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo,Mu gihe cya kera. Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo,Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu, Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.Ahubwo ni ikiganza cyawe cy'iburyo,N'ukuboko kwawe n'umucyo wo mu maso hawe,Kuko wabīshimiraga. Mana, ni wowe Mwami wanjye,Tegekera Abayakobo agakiza. Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye. Kuko ntaziringira umuheto wanjye,Kandi inkota yanjye atari yo izankiza, Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,Wakojeje isoni abatwanga. Imana ni yo twirata umunsi ukira,Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose.Sela. Ariko none wadutaye kure waduteje igisuzuguriro,Kandi ntutabarana n'ingabo zacu. Watumye ababisha bacu badukubita incuro,Abatwanga baratwinyagira. Wadutanze nk'intama zarobanuriwe kubagwa,Wadutatanirije mu mahanga. Utangira ubusa abantu bawe,Kandi igiciro cyabo ntucyongeresha ubutunzi bwawe. Utugira igitutsi cy'abaturanyi bacu,Ibitwenge no gukobwa by'abatugose. Watugize iciro ry'imigani mu mahanga,Abazungurizwa imitwe n'amoko. Igisuzuguriro cyanjye kiri imbere yanjye umunsi ukira,Isoni zo mu maso hanjye zirantwikiriye, Ku bw'ijwi ry'utongana agatukana,Ku bw'umwanzi n'uhōra inzigo. Ibyo byose byadusohoyeho ariko ntitwakwibagiwe,Kandi ntitwavuye mu isezerano ryawe. Umutima wacu ntiwasubiye inyuma,Intambwe zacu ntiziyobagije ngo zive mu nzira yawe, Bitume utuvunagurira ahantu h'ingunzu,Udutwikirize igicucu cy'urupfu. Niba twaribagiwe izina ry'Imana yacu,Niba twararamburiye amaboko indi mana, Imana ntizabirondōra,Kuko izi ibihishwe mu mutima? Ahubwo twiricwa umunsi ukira bakuduhōra,Twahwanijwe n'intama z'imbagwa. Mwami, ivurugute,Ni iki kigushinjirije?Kanguka ntudute kuri iteka ryose. Ni iki gituma utwikīra mu maso hawe,Ukibagirwa umubabaro wacu n'agahato baduhata? Kuko ubugingo bwacu bwunamishijwe bukagera mu mukungugu,Inda yacu yarumanye n'ubutaka. Haguruka udutabare,Uducungure ku bw'imbabazi zawe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y'urukundo. Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza,Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami,Ururimi rwanjye ni ikaramu y'uwandika vuba. Uruta ubwiza abana b'abantu,Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe,Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w'iteka. Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako,Ambara ubwiza bwawe n'icyubahiro cyawe. Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe,Urengere ukuri n'ubugwaneza no gukiranuka,Ukuboko kwawe kw'iburyo kukwigishe ibitera ubwoba. Imyambi yawe iratyaye,Amahanga agwa hasi imbere yawe,Imyambi yawe iri mu mitima y'ababisha b'umwami. Mana, intebe yawe ni iy'iteka ryose,Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni y'utwara agororoka. Wakunze gukiranuka wanga ibyaha,Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Kukurutisha bagenzi bawe. Imyenda yawe yose ihumura ishangi n'umusaga na kesīya,Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y'inzovu zirakwishimishije. Mu bagore bawe b'icyubahiro harimo abakobwa b'abami,Iburyo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye Ofiri. Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi,Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n'inzu ya so. Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe,Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye. Kandi umukobwa w'i Tiro azazana impano,Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa. Umukobwa w'umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi,Imyenda ye iboheshejwe izahabu. Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje,Abakobwa bagenzi be bamukurikiye,Bari buzanwe aho uri. Bari buzanishwe umunezero n'ibyishimo,Binjire mu nzu y'umwami. Mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe,Kizasubiramo abana bawe,Ni bo uzagira abatware mu isi yose. Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose,Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo. Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu,Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka,Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri, Naho amazi yaho yahorera akībirindura,Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.Sela. Hariho uruzi,Imigende yarwo ishimisha ururembo rw'Imana,Ni rwo Hera hari amahema y'Isumbabyose. Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa,Imana izarutabara mu museke. Abanyamahanga barashakuje,Ibihugu by'abami byagize imidugararo,Ivuga ijwi ryayo isi irayaga. Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.Sela. Nimuze murebe imirimo y'Uwiteka,Kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y'isi,Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri,Amagare ayatwikisha umuriro. “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana,Nzashyirwa hejuru mu mahanga,Nzashyirwa hejuru mu isi.” Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.Sela. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra. Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi,Muvugirize Imana impundu z'abanesheje. Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose. Atugomōrera amoko tukayatwara,Ashyira amahanga munsi y'ibirenge byacu. Adutoraniriza umwandu wacu,Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.Sela. Imana izamukanye impundu,Uwiteka azamukanye ijwi ry'impanda. Muririmbire Imana ishimwe,Muririmbe ishimwe,Muririmbire Umwami wacu ishimwe,Muririmbe ishimwe. Kuko Imana ari Umwami w'isi yose,Muririmbishe ishimwe ryayo,Indirimbo ihimbishijwe ubwenge. Imana itegeka amahanga,Imana yicaye ku ntebe yayo yera. Abakomeye bo mu mahanga,Bateraniye guhinduka abantu b'Imana ya Aburahamu.Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz'Imana,Ishyizwe hejuru cyane. Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra. Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,Mu rurembo rw'Imana yacu ku musozi wayo wera. Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi,Uburebure bwawo ni wo byishimo by'isi yose,Ni wo rurembo rw'Umwami ukomeye. Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,Ko ari igihome kirekire gikingira abantu. Dore abami barateranye,Barunyuriraho hamwe, Bararureba baratangara,Baratinya bahunga vuba. Guhinda imishyitsi kubafatirayo,No kuribwa nk'ibise by'umugore uri ku nda. Umuyaga uturutse aho izuba rirasira,Uwumenesha inkuge z'i Tarushishi. Nk'uko twumvise ni ko twabibonye,Mu rurembo rw'Uwiteka Nyiringabo,Mu rurembo rw'Imana yacu,Imana izarukomeza iteka ryose.Sela. Mana, twibukiye imbabazi zawe,Hagati mu rusengero rwawe. Mana, nk'uko izina ryawe riri,Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y'isi,Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzuye gukiranuka. Umusozi wa Siyoni unezerwe,Abakobwa ba Yuda bishimishwe n'imanza zawe zitabera. Muzenguruke Siyoni muwugote,Mubare ibihome byawo. Mwitegereze cyane inkike zawo,Mutekereze inyumba zaho,Kugira ngo muzabitekerereze ab'igihe kizaza. Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra. Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi. Aboroheje n'abakomeye,Abatunzi hamwe n'abakene. Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge,Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya. Ndategera umugani ugutwi kwanjye,Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije. Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y'ibyago n'amakuba,Gukiranirwa kw'abashaka kungusha kungose? Biringira ubutunzi bwabo,Bakirata ibintu byabo byinshi. Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato,Cyangwa guha Imana incungu ye. (9-10) Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo,Kuko incungu y'ubugingo bwabo ari iy'igiciro cyinshi,Ikwiriye kurekwa iteka. Kuko abona ko abanyabwenge bapfa,Umupfapfa n'umeze nk'inka bakarimbukana,Bagasigira abandi ubutunzi bwabo. Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose,N'ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose,Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo. Ariko umuntu ntahorana icyubahiro,Ahwanye n'inyamaswa zipfa. Iyo nzira yabo ni iy'ubupfu,Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo.Sela. Bashorererwa kujya ikuzimu nk'umukumbi w'intama,Urupfu ruzabaragira.Abatunganye bazabatwara mu gitondo,Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe,Butagira aho kuba. Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye,Ibukure mu kuboko kw'ikuzimu,Kuko izanyakira.Sela. Ntubitinye umuntu natunga,Icyubahiro cy'inzu ye kikagwira, Kuko napfa atazagira icyo ajyana,Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire. Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe,Kandi nubwo abantu bagushima witungishije, Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza,Batazareba umucyo ukundi. Umuntu ufite icyubahiro ntagire n'ubwenge,Ahwanye n'inyamaswa zipfa. Zaburi iyi ni iya Asafu.Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze,Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira,Ukageza aho rirengera. Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge,Ni ho Imana irabagiraniye. Imana yacu izaza ye guceceka,Imbere yayo umuriro uzakongora,Umuyaga w'ishuheri uzayigota. Izahamagara ijuru ryo hejuru,N'isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza. Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye,Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.” Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo,Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza.Sela. “Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga,Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza,Ni jye Mana, Imana yawe. Sinkugayira ibitambo byawe,Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka. Sinzakura impfizi mu rugo rwawe,Cyangwa isekurume mu biraro by'ihene zawe. Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,N'inka z'ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi. Nzi inyoni n'ibisiga byose byo ku misozi,Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye. “Iyaba ngira inzara sinakubwira,Kuko isi n'ibiyuzuye ari ibyanjye. Mbese aho narya inyama z'amapfizi,Cyangwa se nanywa amaraso y'ihene? Utambire Imana ishimwe,Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe. Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,Nzagukiza nawe uzanshimisha.” Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti“Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye,Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, Ubwo uri inyangaguhanwa,Ukirenza amagambo yanjye? Uko ubonye umujura wishimira kubana na we,Kandi ufatana n'abasambanyi. “Ushyira ibibi mu kanwa kawe,Ururimi rwawe rukarema uburiganya. Wicara uvuga nabi mwene so,Ubeshyera mwene nyoko. Ibyo urabikora nkakwihorera,Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose.Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe,Uko bikurikirana. “Nuko mwa bibagirwa Imana mwe,Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura,Hakabura ubakiza. Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza,Kandi utunganya ingeso ze,Nzamwereka agakiza k'Imana.” Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba. Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe,Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye,Unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye,Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho,Nakoze icyangwa n'amaso yawe.Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga,Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza. Dore naremanywe gukiranirwa,Mu byaha ni mo mama yambyariye. Dore ushaka ukuri ko mu mitima,Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge. Unyejeshe ezobu ndera,Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura. Unyumvishe umunezero n'ibyishimo,Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime. Hisha amaso yawe ibyaha byanjye,Usibanganye ibyo nakiraniwe byose. Mana, undememo umutima wera,Unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe,Ntunkureho Umwuka wawe Wera. Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe,Unkomereshe umutima wemera. Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura,Abanyabyaha baguhindukirire. Mana, ni wowe Mana y'agakiza kanjye,Unkize urubanza rw'inyama y'umuntu,Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe. Mwami, bumbura iminwa yanjye,Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe. Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye,Ntunezererwe ibitambo byokeje. Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse,Umutima umenetse ushenjaguwe,Mana, ntuzawusuzugura. Ugirire neza i Siyoni nk'uko uhishimira,Wubake inkike z'i Yerusalemu. Ni bwo uzishimira ibitambo by'abakiranutsi,Ni byo bitambo byokeje n'ibitwitswe,Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.” Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa?Imbabazi z'Imana zihoraho iteka. Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura,Ruhwanye n'icyuma cyogosha gityaye,Wa nkozi y'uburiganya we, Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza,No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye.Sela. Wa rurimi ruriganya we,Ukunda amagambo yose arimbura. Nawe Imana izagutsemba iteka,Izakujahura ikuvane mu ihema ryawe,Ikurandure igukure mu isi y'ababaho.Sela. Abakiranutsi bazabireba batinye,Bamuseke bati “Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira,Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi,Akikomereza gukora ibyaha.” Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw'Imana,Niringira imbabazi z'Imana iteka ryose. Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze,Nzategerereza izina ryawe imbere y'abakunzi bawe,Kuko ari ryiza. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.”Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka,Nta wukora ibyiza. Imana yarebye abantu iri mu ijuru,Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana. Bose basubiye inyuma,Bose bandurijwe hamwe,Nta wukora ibyiza n'umwe. Mbese inkozi z'ibibi nta bwenge zifite,Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,Kandi ntibambaze Imana? Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu,Kuko Imana yashandaje amagufwa y'uwagerereje ngo agutere,Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye. Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago,Ni bwo Abayakobo bazishima,Abisirayeli bazanezerwa. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?” Mana, nkirisha izina ryawe,Uncirishirize urubanza imbaraga zawe. Mana, umva gusenga kwanjye,Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye. Kuko abanyamahanga bampagurukiye,N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,Batashyize Imana imbere yabo.Sela. Dore Imana ni umutabazi wanjye,Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye. Azitura inabi abanzi banjye,Ubarimbure ku bw'umurava wawe. Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima. Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye,Ntiwirengagize kwinginga kwanjye. Nyitaho unsubize,Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha, Ku bw'ijwi ry'umwanzi,Ku bw'agahato k'abanyabyaha,Kuko banteza amakuba,Bakangenzanya umujinya. Umutima wanjye urambabaza cyane,Ubwoba bwinshi bunguyeho nk'ubw'ūtinya urupfu. Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho,Gukangarana kuramiranije. Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma,Mba ngurutse nkaruhuka. Dore mba ndorongotaniye kure,Nkarara mu butayu.Sela. Mba mpungiye vuba mu buhungiro,Nkikinga umuyaga w'ishuheri n'umugaru.” Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo,Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu. Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo,Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo. Gukora ibyaha kuri hagati yawo,Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo. Si umwanzi wantutse,Mba narabashije kwihangana,Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru,Mba naramwihishe. Ahubwo ni wowe uwo duhwanye,Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara. Twaganiraga tunezerewe,Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana. Urupfu rubatungure,Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima,Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo. Jyeweho nzambaza Imana,Uwiteka azankiza. Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu,Nzajya muganyira niha,Na we azumva ijwi ryanjye. Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro,Kugira ngo batanyegera,Kuko abandwanyaga ari benshi. Imana izanyumva ibacishe bugufi,Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwami uhereye kera kose,Sela.Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana. Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro,Yahumanije isezerano rye. Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta,Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa.Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo,Ariko yari inkota zikūwe. Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira,Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa. Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw'irimbukiro,Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo,Ariko jyeweho nzajya nkwiringira. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y'aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati. Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira,Biriza umunsi bandwanya bakampata. Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira,Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi. Uko ntinya kose nzakwiringira. Imana izampa gushima izina ryayo,Imana ni yo niringiye sinzatinya,Abantu babasha kuntwara iki? Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye,Bibwira ibyo kungirira nabi bisa. Baraterana bakihisha,Bakaronda ibirenge byanjye,Kuko bubikiye ubugingo bwanjye. Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha?Mana, tsinda amahanga hasi n'umujinya wawe. Ubara kurorongotana kwanjye,Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe,Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo,Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye. Imana izampa gushima izina ryayo,Uwiteka azampa gushima izina rye. Imana ni yo niringiye sinzatinya,Abantu babasha kuntwara iki? Mana, imihigo naguhize indiho,Kandi nzakwitura amaturo y'ishimwe. Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,N'ibirenge byanjye wabikijije gusitara,Ngo mbone uko ngendera mu maso y'Imana mu mucyo w'ababaho. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli. Mana, mbabarira mbabarira,Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho.Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira,Kugeza aho ibi byago bizashirira. Ndatakira Imana Isumbabyose,Imana inkorera byose. Izatuma iri mu ijuru inkize,Ubwo ūshaka kumira azantuka,Sela.Imana izohereza imbabazi zayo n'umurava wayo. Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare,Ndyama hagati y'abaka umuriro.Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi,Ururimi rwabo ni inkota ityaye. Mana, wishyire hejuru y'ijuru,Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. Bateze ibirenge byanjye ikigoyi,Umutima wanjye wiyunamiriye.Bacukuye ubushya imbere yanjye,Babugwamo ubwabo.Sela. Mana, umutima wanjye urakomeye,Umutima wanjye urakomeye,Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe. Wa bwiza bwanjye we, kanguka,Nebelu n'inanga nimukanguke,Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke. Mwami, nzagushimira mu moko,Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga, Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru,Umurava wawe ugera mu bicu. Mana, wishyire hejuru y'ijuru,Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu. Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera?Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z'ukuri? Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu,Urugomo rw'amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu. Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo,Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya. Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka,Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi, Itumva ijwi ry'abagombozi,Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane. Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo,Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare. Buzuruke bakame nk'amazi asuma cyane,Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano. Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira,Babe nk'ikiramb, kitigeze kureba izuba. Inkono zanyu zitarashyushywa n'umuriro w'amahwa,Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose. Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra,Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha. Bizatuma abantu bavuga bati“Ni ukuri hariho ingororano y'abakiranutsi,Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.” Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice. Mana yanjye, unkize abanzi banjye,Unshyire hejuru y'abampagurukira. Unkize inkozi z'ibibi,Undinde abicanyi. Kuko bubikira ubugingo bwanjye,Abanyambaraga bateraniye kuntera,Kandi ntazize igicumuro cyanjye,Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka. Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora,Kanguka unsanganire ubirebe. Ni wowe mpamagara, Uwiteka,Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli,Kangukira guhana abapagani bose,Ntugire abanyabicumuro babi ubabarira.Sela. Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa,Bakazenguruka umudugudu. Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo,Inkota ziri mu minwa yabo,Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?” Ariko wowe Uwiteka uzabaseka,Uzakoba abapagani bose. Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira. Imana mboneramo imbabazi izansanganira,Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira. Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa,Mwami ngabo idukingira,Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi. Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy'akanwa kabo,Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego,Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe. Ubatsembane umujinya,Ubatsembe be kubaho ukundi,Kugeza ku mpera y'isi hose,Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo.Sela. Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa,Bazenguruke umudugudu. Bahunahune bashake inyama,Nibadahaga bakeshe ijoro. Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe,Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira.Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga,N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye. Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira,Ni Imana mboneramo imbabazi. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha, ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri. Mana, uradutaye uradushenye,Wararakaye udusubizemo intege. Wateye igihugu igishyitsi uragisatura,Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita. Weretse abantu bawe ibikomeye,Watunywesheje inzoga zidandabiranya. Wahaye abakubaha ibendera,Kugira ngo bahunge umuheto.Sela. Kirisha ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize,Kugira ngo abo ukunda bakizwe. Imana yarahiye kwera kwayo iti“Nzishima, nzagabanya i Shekemu,Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti. Galeyadi ni ahanjye,Umuryango wa Manase ni uwanjye,Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye,Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami. Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,Filisitiya, umvugirize impundu.” Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?Ni nde uzangeza Edomu? Si wowe Mana wadutaye uzangezayo?Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu uzangezayo? Udutabare umubisha,Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro. Imana izadukoresha iby'ubutwari,Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. Mana, umva gutaka kwanjye,Tyariza ugutwi gusenga kwanjye. Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza,Uko umutima wanjye uzagwa isari.Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho, Kuko wambereye ubuhungiro,N'igihome kirekire kinkingira umwanzi. Nzaguma mu ihema ryawe iteka,Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.Sela. Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye,Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe. Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe,Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi. Azaguma mu maso y'Imana iteka,Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde. Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi. Umutima wanjye uturize Imana yonyine,Ni yo agakiza kanjye gaturukaho. Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane. Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese,Nk'inkike ibogamye, nk'uruzitiro runyeganyega? Iki cyonyine ni cyo bajya inama,Ni ukugira ngo bamusunike ngo agwe,Ave mu cyubahiro cye.Bishimira ibinyoma,Basabirisha umugisha akanwa kabo,Ariko bavumisha imitima yabo.Sela. Mutima wanjye turiza Imana yonyine,Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho. Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa. Imana ni yo irimo agakiza kanjye n'icyubahiro cyanjye,Igitare cy'imbaraga zanjye n'ubuhungiro bwanjye biri mu Mana. Mwa bantu mwe, mujye muyiringira,Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo,Imana ni yo buhungiro bwacu.Sela. Ni ukuri aboroheje ni umwuka gusa,Kandi abakomeye ni ibinyoma.Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka,Bose bateranye umwuka ubarusha kuremera. Ntimwiringire agahato,Ntimwizigirire ubusa kunyaga,Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima. Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri,Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.” Kandi ni wowe Mwami ufite imbabazi,Kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we. Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw'i Buyuda. Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,Umutima wanjye ukugirira inyota,Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,Kiruhijwe n'amapfa kitagira amazi. Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n'ubwiza bwawe. Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,Iminwa yanjye izagushima. Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko. Umutima wanjye uzahazwa nk'uriye umusokoro n'umubyibuho,Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima, Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,Nkagutekereza mu bicuku by'ijoro. Kuko wambereye umufasha,Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy'amababa yawe. Umutima wanjye ukōmaho,Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira. Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,Bazajya ikuzimu. Bazahabwa gutwarwa n'inkota,Bazaba umugabane w'ingunzu. Ariko umwami azishimira Imana,Uyirahira wese azirata,Kuko akanwa k'ababeshya kazazibywa. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n'umwanzi. Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa,N'imidugararo y'inkozi z'ibibi. Batyaje indimi zabo nk'inkota,Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye, Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho.Bamurasa gitunguro ntibatinya, Bihumuririza imigambi mibi,Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa,Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?” Bahirimbanira kunguka inama mbi,Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”Umutima w'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa. Ariko Imana izabarasa,Bazakomeretswa n'umwambi ubatunguye. Uko ni ko bazasitazwa,Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya,Ababareba bose bazazunguza imitwe. Kandi abantu bose bazatinya,Bavuge umurimo w'Imana,Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze. Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,Ni wowe bazahigura umuhigo. Ni wowe wumva ibyo usabwa,Abantu bose bazajya aho uri. Gukiranirwa kwinshi kuranesheje,Ibicumuro byacu uzabitwikīra. Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,Kugira ngo agume mu bikari byawe.Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe,Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe. Mana y'agakiza kacu,Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe,Ni wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose,N'iby'abo ku mpera y'inyanja za kure. Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo,Ikenyeye imbaraga. Iturisha guhorera kw'inyanja,Guhorera k'umuraba wo muri zo,N'imidugararo y'amahanga. Kandi abatuye ku mpera y'isi batinya ibimenyetso byawe,Uvugisha impundu ab'aho igitondo gitangariza,N'ab'aho umugoroba ukubira. Ugenderera isi ukayivubira,Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi.Ni wowe uha abantu amasaka,Umaze gutunganya ubutaka utyo. Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi,Uringaniza imitabo yo muri bwo.Ubworohesha ibitonyanga,Uha umugisha kumeza kwabwo. Wambika umwaka kugira neza kwawe nk'ikamba,Inkōra z'igare ryawe zigusha umwero. Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu,Imisozi igakenyera ibyishimo. Urwuri rukagatirwa n'imikumbi,Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka,Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba. Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi.Mwa bari mu isi yose mwe,Muvugirize Imana impundu. Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo,Mwogeze ishimwe ryayo. Mubwire Imana muti“Imirimo yawe ko iteye ubwoba,Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera,Bakagushyeshya. Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire,Bazaririmbira izina ryawe.”Sela. Nimuze murebe imirimo y'Imana,Iteye ubwoba ku byo igirira abantu. Yahinduye inyanja ubutaka,Kandi bambukishije uruzi ibirenge,Aho ni ho twayishimiriye. Itegekesha imbaraga zayo iteka,Amaso yayo yitegereza amahanga,Abagome be kwishyira hejuru.Sela. Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu,Mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo. Irindira imitima yacu mu bugingo,Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza. Kuko Mana, waratugerageje,Watuvugutiye nk'uko bavugutira ifeza. Wadutoje ikigoyi,Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo. Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,Twanyuze mu muriro no mu mazi,Maze udukuramo udushyira ahantu h'uburumbuke. Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe,Ndaguhigura umuhigo naguhize. Wabumbuje iminwa yanjye,Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro. Ndagutambira ibitambo byokeje by'amatungo abyibushye,Arimo umubabwe w'amasekurume y'intama,Ndatamba amapfizi n'ihene.Sela. Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve.Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye. Nayitakirishije akanwa kanjye,Ururimi rwanjye rwarayihimbaje. Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye,Uwiteka ntaba anyumviye. Ariko koko Imana iranyumviye,Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye. Imana ihimbazwe,Itanze kumva gusenga kwanjye,Kandi itankuyeho imbabazi zayo. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi. Imana itubabarire iduhe umugisha,Itumurikishirize mu maso hayo.Sela. Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. Mana, amoko agushime,Amoko yose agushime. Amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo,Kuko uzacira amoko imanza z'ukuri,Kandi uzashorerera amahanga mu isi.Sela. Mana, amoko agushime,Amoko yose agushime. Ubutaka bweze umwero wabwo,Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha. Imana izaduha umugisha,Kandi abo ku mpera y'isi hose bazayubaha. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi. Imana izahaguruka abanzi bayo batatane,Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo. Nk'uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura,Nk'uko ibimamara biyagira imbere y'umuriro,Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y'Imana. Ariko abakiranutsi bazanezerwa,Bazishimira imbere y'Imana,Ni koko bazishima ibyishimo. Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimweMuharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare,Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo. Imana iri mu buturo bwayo bwera,Ni se w'impfubyi n'umucamanza urengera abapfakazi. Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero,Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza,Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye. Mana, ubwo wajyaga imbere y'ubwoko bwawe,Ubwo wagendaga mu butayu,Sela. Isi yahinze igishyitsi,Ijuru riyengera imbere y'Imana,Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y'Imana,Ni yo Mana y'Abisirayeli. Mana, wavubiye imvura y'ubuntu umwandu wawe,Wawushubijemo intege ubwo wari urushye. Ubwoko bwawe bwatuye muri wo,Mana witeguriye umunyamubabaro,Ku bwo kugira neza kwawe. Umwami Imana yatanze itegeko,Abagore bamamaza inkuru baba benshi. Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga,Umugore usigaye mu rugo ni we ugabanya iminyago. Mukiryama mu ngo z'intama,Amababa y'inuma akengeranaho ifeza,N'amoya yayo akengeranaho izahabu y'amazi. Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu,Shelegi yagwaga kuri Salumoni. Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'Imana,Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'impinga nyinshi. Mwa misozi y'impinga nyinshi mwe,Ni iki gituma murebana ishyari,Umusozi Imana yashatse kubaho?Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose. Amagare y'Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri,Ni koko, ni ibihumbi n'ibihumbi,Umwami Imana iri hagati yayo,Sinayi iri ahera ho mu rusengero. Urazamutse ujya hejuru ujyanye iminyago,Uhērewe impano hagati y'abantu,Ni koko, uziherewe hagati y'abagome na bo,Kugira ngo Uwiteka Imana ibane na bo. Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye,Ni we Mana itubera agakiza.Sela. Imana itubera Imana y'agakiza idukiza kenshi,Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu. Ariko Imana izamenagura imitwe y'abanzi bayo,N'igikoba kiriho umusatsi cy'umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza. Umwami Imana yaravuze iti“Nzabagarura bave i Bashani,Nzabagarura bave imuhengeri w'inyanja, Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso,Indimi z'imbwa zawe zigabane abanzi bawe.” Mana, barebye amagenda yawe,Amagenda y'Imana yanjye,Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera. Abaririmbyi bagiye imbere,Abacuranzi bakurikiyeho,Hagati y'abakobwa bavuza amashako. Muhimbarize Imana mu materaniro,Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe,Muhimbaze Umwami Imana. Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi,Ni wo mutware wabo,Harimo n'abakomeye b'Abayuda n'umutwe wabo,N'abakomeye b'Abazebuluni,N'abakomeye b'Abanafutali. Imana yawe igutegekeye imbaraga,Mana, komeza ibyo wadukoreye, Uri mu rusengero rwawe,I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo. Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo,N'amapfizi menshi n'inyana zo mu mahanga,Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by'ifeza,Tatanya amahanga yishimira intambara. Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa,Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho. Mwa bihugu by'abami bo mu isi mwe,Muririmbire Imana,Muririmbire Umwami ishimwe.Sela. Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y'amajuru yose,Ryahozeho na kera kose,Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye. Mwāturire Imana ko ifite imbaraga,Ubwiza bwayo buri hejuru y'Abisirayeli,Imbaraga zayo ziri mu bicu. Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe,Imana y'Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera.Imana ihimbazwe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi. Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye. Ndigise mu byondo birebire,Bidafite aho umuntu yahagarara,Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana. Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye,Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye. Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshiAbashaka kundimbura bampora impamvu z'ibinyoma barakomeye,Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze. Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye,Ibyaha byanjye ntubihishwa. Mwami, Uwiteka Nyiringabo,Abagutegereza be kumwazwa n'ibyanjye,Mana y'Abisirayeli,Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n'ibyanjye. Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira,Mu maso hanjye huzuye ipfunwe. Mpindutse umushyitsi kuri bene data,N'umunyamahanga kuri bene mama. Kuko ishyaka ry'inzu yawe rindya,Ibitutsi by'abagutuka byaguye kuri jye. Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa,Byampindukiye ibitutsi. Ubwo nambaraga ibigunira,Nabaye iciro ry'imigani kuri bo. Abicara mu marembo baramvuga,Ndi indirimbo y'abasinzi. Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka,Mana, mu gihe cyo kwemererwamo,Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi,Unsubirishe umurava w'agakiza kawe. Unsayure mu byondo ne kurigita,Nkire abanyanga nkire n'amazi maremare. Umuvumba we kuntembana,Imihengeri he kumira,Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo. Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza,Unkebuke nk'uko kugira neza kwawe ari kwinshi. Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe,Kuko mfite umubabaro unsubize vuba. Wegere ubugingo bwanjye ubukize,Uncungure ku bw'abanzi banjye. Ni wowe uzi uko ntukwa,N'isoni zanjye n'igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi,Abanzi banjye bose bari imbere yawe. Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane,Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n'umwe,Nashatse abo kumara umubabaro ndababura. Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye,Ngize inyota bampa umushari wa vino. Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi,Bakiri mu mahoro ahinduke umutego. Amaso yabo ahumwe batareba,Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka. Ubasukeho uburakari bwawe,Umujinya w'inkazi wawe ubagereho. Iwabo hasigare ubusa,Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo. Kuko bagenza uwo wakubise,Kandi bavuga umubabaro w'abo wakomerekeje. Rundanya ibyaha ku byaha byabo,Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe. Basibanganywe mu gitabo cy'ubugingo,Be kwandikanwa n'abakiranutsi. Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa,Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru. Nzashimisha izina ry'Imana indirimbo,Nzayihimbarisha ishimwe ry'ibyo yankoreye. Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi,Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara. Abagwaneza bazabireba bishime,Mwa bashaka Imana mwe,Imitima yanyu isubizwemo ubugingo. Kuko Uwiteka yumva abakene,Ntasuzugura abe bari mu nzu y'imbohe. Ijuru n'isi bimushime,N'inyanja n'ibizigendamo byose. Kuko Imana izakiza i Siyoni,Ikubaka imidugudu ya Yuda,Bazayibamo igihugu kibabere gakondo. Kandi urubyaro rw'abagaragu bayo ruzakiragwa,Abakunda izina ryayo bazagituramo. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso. Mana, tebuka unkizeUwiteka, tebuka untabare. Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni bamware,Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma,Bagire igisuzuguriro. Abambwira bati “Ahaa, ahaa!”Basubizwe inyuma ku bw'isoni zabo. Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati“Imana ihimbazwe.” Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene,Mana, tebuka uze aho ndi,Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye,Uwiteka, ntutinde. Uwiteka, ni wowe mpungiyeho,Singakorwe n'isoni. Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare,Untegere ugutwi unkize. Umbere urutare rw'ubuturo,Aho nzabasha kujya mpungira,Wategetse kunkiza,Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira. Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha,Nyarura mu maboko y'umunyarugomo ukiranirwa. Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye,Ni wowe wankuye mu nda ya mama,Nzajya ngushima iminsi yose. Ndi ishyano ritangaza benshi,Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe,N'icyubahiro cyawe umunsi wire. Ntunte mu gihe cy'ubusaza,Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize. Kuko abanzi banjye bamvuga,Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati “Imana yaramuretse,Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.” Mana, ntumbe kure,Mana yanjye, tebuka untabare. Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke,Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro. Ariko jyeweho nzajya niringira iteka,Nziyongeranya iteka kugushima. Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe,N'agakiza kawe umunsi wire,Kuko ntazi umubare wabyo. Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze,Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine. Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye,Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze. Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z'ubusaza,Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe,Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe. Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru,Ni wowe wakoze ibikomeye,Mana, ni nde uhwanye nawe? Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye,Uzagaruka utuzure,Utuzamure udukure ikuzimu. Ungwirize gukomera,Uhindukire umare umubabaro. Nanjye nzagushimisha nebelu,Mana yanjye, nzashima umurava wawe.Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga,Uwera w'Abisirayeli we. Iminwa yanjye izishima cyane,Ubwo nzakuririmbira ishimwe,N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima. Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire,Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe. Zaburi ya Salomo.Uhe umwami guca imanza kwawe,Uhe umwana w'umwami kutabera kwawe. Azacira abantu bawe imanza zitabera,N'abanyamubabaro bawe azabacira imanza z'ukuri. Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremireN'imigufi izanira abantu amahoro. Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,Azakiza abana b'abakene,Kandi azavunagura umunyagahato. Bazakubaha ibihe byose,Izuba n'ukwezi bikiriho. Azamera nk'imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe,Nk'ibitonyanga bitonyangira ubutaka. Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha,Kandi hazabaho amahoro menshi,Kugeza aho ukwezi kuzashirira. Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja,Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y'isi. Ababa mu butayu bazamwunamira,Abanzi be bazarigata umukungugu. Abami b'i Tarushishi n'abami bo ku birwa bazazana amaturo,Abami b'i Sheba n'abami b'i Seba bazazana ikoro. Abami bose bazamwikubita imbere,Amahanga yose azamukorera. Kuko azakiza umukene ubwo azataka,N'umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n'umukene,Ubugingo bw'abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo,Abukize agahato n'urugomo,Kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye. Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y'i Sheba,Bazamusabira iteka,Bazamusabira umugisha umunsi wire. Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z'imisozi,Amahundo yayo azanyeganyega nk'ibiti byo kuri Lebanoni,Abanyamudugudu bazashisha nk'ubwatsi bwo ku butaka burabije. Izina rye rizahoraho iteka ryose,Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho,Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we,Amahanga yose azamwita umunyehirwe. Uwiteka Imana ni yo Mana y'Abisirayeli ihimbazwe,Ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka,Isi yose yuzure icyubahiro cyayo.Amen kandi Amen. Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye. Zaburi iyi ni iya Asafu.Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli,Bafite imitima iboneye. Ariko jyeweho,Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka,Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. Kuko nagiriraga ishyari abibone,Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza. Kuko batababazwa mu ipfa ryabo,Ahubwo imbaraga zabo zirakomera. Ntibagira imibabaro nk'abandi,Ntibaterwa n'ibyago nk'abandi. Ni cyo gituma ubwibone buba nk'urunigi mu majosi yabo,Urugomo rukabatwikīra nk'igishura. Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo,Bafite ibiruta ibyo umutima w'umuntu wakwifuza. Barakoba bakavugishwa iby'agahato no gukiranirwa kwabo,Bavuga iby'ubwibone. Bashyize akanwa kabo mu ijuru,Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose. Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho,Bakamara amazi yuzuye mu gikombe, Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n'iki?Isumbabyose hari icyo izi?” Dore abo ni bo banyabyaha,Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi. Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye,Kudacumura nagukarabiye ubusa. Kuko natewe n'ibyago umunsi ukira,Ngahanwa ibihano mu bitondo byose. Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”,Mba narahemukiye ubwoko bw'abana bawe. Natekereje uko nabasha kubimenya,Birandushya birananira, Kugeza aho nagiriye ahera h'Imana,Nkita ku iherezo rya ba bandi. Ni ukuri ubashyira ahanyerera,Urabagusha bagasenyuka. Erega bahindutse amatongo mu kanya gato!Ubwoba bw'uburyo bwinshi burabatsembye rwose. Nk'uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse,Ni ko nawe Mwami nukanguka,Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy'igicucu. Ubwo umutima wanjye washariraga,Nkibabaza mu mutima, Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga,Nameraga nk'inka imbere yawe. Ariko none ndi kumwe nawe iteka,Umfashe ukuboko kw'iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe,Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro. Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe. Umubiri wanjye n'umutima wanjye birashira,Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho,Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose. Kuko abakujya kure bazarimbuka,Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose. Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye,Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro,Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi? Ibuka iteraniro ryawe waguze kera,Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw'umwandu,N'umusozi wa Siyoni watuyeho. Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y'iteka,Ababisha bakoreye ahera ibibi byose. Ababisha bawe batontomeye hagati y'inzu twateraniragamo kugusenga,Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso. Basa nk'abantu bamanikira intorezo,Gutema ibiti by'intsikane. None isuku y'ababaji y'aho yose,Barayimenaguza intorezo n'inyundo. Batwitse Ahera hawe,Bahumanishije ubuturo bw'izina ryawe kubusenya rwose. Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”,Batwitse amazu yose yo mu gihugu,Twateraniragamo gusenga Imana. Ntitureba ibimenyetso byacu,Nta muhanuzi ukiriho,Kandi nta n'umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira. Mana, umubisha azageza he kudutuka?Umwanzi azatuka izina ryawe iteka? Ni iki gituma uhina ukuboko,Ukuboko kwawe kw'iburyo?Gukure mu gituza cyawe ubarimbure. Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera,Ikorera iby'agakiza hagati y'isi. Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe,Wameneye imitwe y'ibinyamaswa mu mazi. Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani,Warayitanze iba ibyokurya by'ibyo mu butayu. Ni wowe watoboye isōko n'umugezi,Wakamije inzuzi zidakama. Amanywa ni ayawe kandi n'ijoro ni iryawe,Waremye umucyo n'izuba. Ni wowe washyizeho ingabano zose z'isi,Waremye icyi n'itumba. Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka,Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe. Ntuhe inyamaswa ubugingo bw'inuma yawe,Ntiwibagirwe ubugingo bw'abanyamubabaro bawe iteka ryose. Ite kuri rya sezerano,Kuko ahantu h'umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw'urugomo. Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni,Umunyamubabaro n'umukene bashime izina ryawe. Mana, haguruka wiburanire,Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka. Ntiwibagirwe amajwi y'ababisha bawe,Urusaku rw'abaguhagurukira rutumbagira iteka. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. Mana, turagushima,Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze. “Nimbona igihe cyashyizweho,Nzaca imanza zitabera. Isi n'abayibamo bose bacikamo igikuba,Ni jye wateye inkingi zayo.Sela. Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’,N'abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu. Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu,Ntimukavuge iby'agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ” Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba,Cyangwa mu butayu bw'imisozi, Ahubwo Imana ni yo mucamanza,Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru. Kuko mu ntoki z'Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira,Kuzuye vino ivanze n'ibiyiryoshya arayisuka.Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi,Baziranguza itende ryayo barinywe. Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo,Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe. Kandi amahembe yose y'abanyabyaha nzayaca,Ariko amahembe y'abakiranutsi azashyirwa hejuru. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. Mu Bayuda Imana iramenyekana,Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye. Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,I Siyoni ni ho buturo bwayo. Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto,N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara.Sela. Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi,Utabarutse mu misozi y'iminyago. Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura,Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo. Mana ya Yakobo,Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera. Wowe ni wowe uteye ubwoba,Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye? Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,Isi yaratinye iraceceka, Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.Sela. Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha,Umujinya uzasigara uzawukenyera. Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba. Izarimbura imyuka y'abakomeye,Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu. Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,Na yo irantegera ugutwi. Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana,Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora,Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro. Nibuka Imana ngahagarika umutima,Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari.Sela. Ufata ibihene by'amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza,Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga. Njya nibwira iminsi ya kera,Imyaka y'ibihe bya kera. Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro,Nkibwira mu mutima,Umwuka wanjye wibazanya umwete uti “Umwami azaduta iteka ryose?Ntazongera kutwishimira ukundi? Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose?Isezerano rye ryapfuye ibihe byose? Imana yibagiwe kugira neza?Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?”Sela. Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutima wanjye.Mbega natekereje yuko ukuboko kw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!” Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze,Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose,Nzita ku bikomeye wakoze. Mana, inzira yawe iri ahera,Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema? Ni wowe Mana ikora ibitangaza,Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga. Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe,Ni bwo bene Yakobo na Yosefu.Sela. Mana, amazi yarakurebye,Amazi yarakurebye aratinya,Imuhengeri hahinda umushyitsi, Ibicu bisuka amazi,Ijuru rirahinda,Imyambi yawe irashwara. Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira,Imirabyo yawe imurikira isi,Isi ihinda umushyitsi iratigita. Inzira yawe yari mu nyanja,Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure,Ibirenge byawe ntibyamenyekanye. Wayoboje ubwoko bwawe nk'umukumbi,Ukuboko kwa Mose na Aroni. Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye. Ndabumbura akanwa mbacire imigani,Ndavuga amagambo aruhije ya kera. Ibyo twumvise tukamenya,Ibyo ba sogokuruza batubwiye, Ntituzabihisha abuzukuruza babo,Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka,N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze. Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,Iryo yategetse ba sogokuruza,Ngo babibwire abana babo, Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye,Ni bo bana bazavuka,Ngo na bo bazahaguruke,Babibwire abana babo, Kugira ngo biringire Imana,Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,Ahubwo bitondere amategeko yayo. Be kuba nka ba sekuruza,Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome,Batiboneza imitima,Imitima yabo idakiranukira Imana. Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto,Basubiye inyuma ku munsi w'intambara. Ntibitondeye isezerano ry'Imana,Banze kugendera mu mategeko yayo. Bibagiwe ibyo yakoze,N'imirimo yayo itangaza yaberetse. Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani. Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,Ihagarika amazi nk'ikirundo. Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k'umuriro. Yasaturiye ibitare mu butayu,Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu. Kandi yavushije amasōko mu gitare,Itembesha amazi nk'imigezi. Ariko bagumya kuyicumuraho,Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye. Bagerageresha Imana imitima yabo,Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo. Bagaya Imana bati“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu? Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza,Imigezi iratemba.Mbese yabasha kuduha n'umutsima?Izabonera ubwoko bwayo inyama?” Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise,Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo,Umujinya ugacumba ku Bisirayeli, Kuko batizeye Imana,Kandi ntibiringire agakiza kayo. Ariko itegeka ibicu byo hejuru,Ikingura inzugi z'ijuru, Ibagushiriza manu yo kurya,Ibaha ku masaka yo mu ijuru, Bose barya umutsima w'abakomeye,Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba,Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi. Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk'umukungugu,N'inyoni ziguruka nyinshi,Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja, Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo,Zigota aho bari. Nuko bararya barahaga cyane,Yabahaye ibyo bifuje. Bari bataratandukana no kwifuza kwabo,Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo, Umujinya w'Imana urabahagurukira,Wica abanini bo muri bo,Urimbura abasore bo mu Bisirayeli. Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura,Ntibizera imirimo yayo itangaza, Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka,N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye. Uko yabicaga babaririzaga ibyayo,Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana, Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo,Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo. Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo,Bakayibeshyeshya indimi zabo, Kuko imitima yabo itayitunganiye,Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo. Ariko yo kuko yuzuye imbabazi,Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura,Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo,Ntikangure umujinya wayo wose. Nuko yibuka yuko ari abantu buntu,N'umuyaga uhita ntugaruke. Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,Bayibabarizaga ahatagira abantu, Bagahindukira bakagerageza Imana,Bakarakaza Iyera ya Isirayeli. Ntibibukaga ukuboko kwayo,Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi, Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa,N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani, Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso,N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho. Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya,N'ibikeri birabarimbura. Kandi iha ubuzikira imyaka yabo,N'imirimo yabo iyiha inzige. Yicisha imizabibu yabo urubura,N'imishikima yabo iyicisha imbeho. Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura,N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa. Ibatera uburakari bwayo bukaze,Umujinya n'uburakari n'ibyago,Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi. Iharurira uburakari bwayo inzira,Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu,Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo. Ikubita abana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica,Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu. Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo,Ibayoborera mu butayu nk'umukumbi. Ibayobora amahoro bituma badatinya,Maze inyanja irengera ababisha babo. Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo,Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw'iburyo kwahinduye, Yirukana amahanga imbere yabo,Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo,Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo. Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera,Ntibitondera ibyo yahamije, Ahubwo basubira inyuma,Bava mu isezerano nka ba sekuruza,Barateshuka nk'umuheto uhemukira nyirawo. Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi,Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe. Imana ibyumvise irarakara,Yanga Abisirayeli urunuka, Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo,Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu. Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago,N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha, Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota,Irakarira umwandu wayo. Umuriro utwika abasore babo,Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe, Abatambyi babo bicwa n'inkota,Abapfakazi babo ntibababorogera. Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye,Nk'intwari ivugishwa cyane na vino, Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma,Ibakoza isoni zidashira. Kandi yanga ihema rya Yosefu,Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda,Umusozi wa Siyoni yakunze. Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk'ijuru,Nk'isi yashimangiye iteka. Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo,Imukura mu ngo z'intama, Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa,Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo,Abisirayeli umwandu wayo. Nuko abaragirisha umutima utunganye,Abayoboza ubwenge bw'amaboko ye. Zaburi ya Asafu.Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe,Bahumanije urusengero rwawe rwera,Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo. Intumbi z'abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye,Inyama z'abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi. Amaraso yabo impande zose z'i Yerusalemu bayavushije nk'umena amazi,Ntibabona gihamba. Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu,Ibitwenge no gukobwa by'abatugose. Uwiteka, uzageza he kurakara iteka ryose?Ishyari ryawe rizaka nk'umuriro? Suka umujinya wawe ku mahanga atakuzi,No ku bwami bwose butambaza izina ryawe. Kuko bariye Abayakobo,Barimbuye ubuturo bwabo. Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore,Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira,Kuko ducishijwe bugufi cyane. Mana y'agakiza kacu udutabare,Ku bw'icyubahiro cy'izina ryawe,Udukize utwikire ibyaha byacu ku bw'izina ryawe. Kuki abapagani babaza bati“Imana yabo iri he?”Guhōrera amaraso y'abagaragu bawe yavuye,Kumenyekane mu bapagani imbere yacu. Kuniha kw'imbohe kuze imbere yawe,Nk'uko ukuboko kwawe gukomeye,Kiza abategekewe gupfa. Kandi witure abaturanyi bacu karindwi,Ibitutsi bagututse Mwami. Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe,Tuzabigushimira iteka,Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Ibyahamijwe ni nk'amarebe”. Ni Zaburi ya Asafu. Wa mwungeri w'Abisirayeli we, tege ugutwi,Ni wowe ushorera Abayosefu nk'umukumbi,Yewe wicara hejuru y'Abakerubi, rabagirana. Imbere y'Abefurayimu n'Ababenyamini n'Abamanase,Kangura imbaraga zawe uze udukize. Mana, utwigarurire,Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. Uwiteka Mana Nyiringabo,Uburakari bwawe buzageza he gucumbira ku ugusenga k'ubwoko bwawe? Wabagaburiye amarira menshi nk'umutsima,Wabahaye amarira menshi yo kunywa. Utugize rurwanirwa rw'abaturanyi bacu,Abanzi bacu badusekera hamwe. Mana Nyiringabo, utwigarurire,Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. Wakuye umuzabibu muri Egiputa,Wirukana amahanga urawutera. Uharura imbere yawo,Na wo ushora imizi wuzura igihugu. Imisozi itwikīrwa n'igicucu cyawo,N'imyerezi y'Imana iterwa igicucu n'amashami yawo. Ugaba amashami agera no ku nyanja,Kandi amashami yawo agera no kuri rwa ruzi. Ni iki cyatumye usenya inzitiro zawo,Ngo abahisi bose bawusorome? Ingurube yo mu ishyamba irawangiza,Inyamaswa zo mu gasozi zirawona. Mana Nyiringabo, turakwinginze garuka,Urebe mu isi, uri mu ijuru ubirebe,Ugenderere uwo muzabibu. Rinda icyo ukuboko kwawe kw'iburyo kwateye,N'ishami wikomereje. Uwo muzabibu waratwitswe, waraciwe,Barimburwa no guhana ko mu maso hawe. Ukuboko kwawe kube ku muntu wo mu kuboko kwawe kw'iburyo,Umwana w'umuntu wikomereje. Nuko rero natwe ntituzasubira inyuma ngo tuguhararuke,Tuzure natwe turambaza izina ryawe. Uwiteka, Mana Nyiringabo utwigarurire,Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu. Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu,Muvugirize Imana ya Yakobo impundu. Muririmbe indirimbo muvuze ishako,Mucurange inanga nziza na nebelu. Muvuze impanda ukwezi kubonetse,Kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru. Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli,Itegeko ry'Imana ya Yakobo. Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya,Ubwo yasohokaga igahagurukira igihugu cya Egiputa.Ni ho numvise amagambo y'Uwo ntari nzi ati “Nakuye urutugu rwe ku mutwaro,Amaboko ye yakuweho uburetwa bw'igitebo. Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza,Nagushubije ndi mu bwihisho bw'inkuba,Nakugeragereje ku mazi y'i Meriba.Sela. Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza,Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyaba unyumvira. Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga,Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga. Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa,Asama cyane nduzuza akanwa kawe. “Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye,Abisirayeli banga kunyitondera. Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw'imitima yabo,Bagendere mu migambi yabo. Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira,Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye, Natsinda ababisha babo vuba,Nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya. Abanzi b'Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya,Ariko ba bandi bakarama iteka. Yabagaburira amasaka ahunze,Kandi naguhaza ubuhura bwo mu mbigo.” Zaburi ya Asafu.Imana ihagarara mu iteraniro ryayo,Icira abigira “imana” urubanza iti “Muzageza he guca imanza zibera,Zita ku cyubahiro cy'abanyabyaha?Sela. Muce imanza zikwiriye uworoheje n'impfubyi,Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n'umutindi. Mutabare uworoheje n'umukene,Mubakize amaboko y'abanyabyaha. “Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya,Bagendagenda mu mwijima,Imfatiro zose z'isi ziranyeganyega. Ni jye wababwiye nti‘Muri imana,Mwese muri abana b'Isumbabyose.’ Ariko muzapfa nk'abantu,Muzagwa nk'umwe mu bakomeye.” Mana, haguruka ucire isi urubanza,Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe. Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Asafu. Mana, ntuceceke,Mana, ntuhore ntiwirengagize, Kuko abanzi bawe bagira imidugararo,Abakwanga babyukije umutwe. Bagambirira imigambi y'uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe,Bagire inama abo urindira mu rwihisho. Baravuze bati“Nimuze tubarimbure bataba ishyanga,Kugira ngo izina ry'Abisirayeli ritibukwa ukundi.” Kuko bahuje umutima wo kujya inama,Ni wowe basezeraniye. Ni bo banyamahema ba Edomu n'Abishimayeli,Kandi n'Abamowabu n'Abahagari, N'Abagebalu n'Abamoni n'Abamaleki,N'Abafilisitiya n'abatuye i Tiro. Abashuri na bo bafatanije na bo,Batabaye bene Loti.Sela. Ubagirire nk'ibyo wagiriye Abamidiyani,Nk'ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni. Barimbukiye Endoru,Bahindutse ifumbire ry'ubutaka. Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu,Imfura zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna, Kuko zavuze ziti“Twiyendere Ubuturo bw'Imana.” Mana yanjye, ubahindure nk'umukungugu ujyanwa na serwakira,Nk'umurama utumurwa n'umuyaga. Nk'uko umuriro utwika ishyamba,Nk'uko ibirimi by'umuriro bitwika imisozi, Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe,Ubateze ubwoba umuyaga wawe w'ishuheri. Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry'igisuzuguriro,Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka. Bakorwe n'isoni batinye iteka ryose,Bamware barimbuke, Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA,Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra. Uwiteka Nyiringabo,Erega amahema yawe ni ay'igikundiro! Umutima wanjye urifuza ibikari byawe,Ndetse biwutera kugwa isari.Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. Igishwi cyiboneye inzu,Intashya yiboneye icyari,Aho ishyira ibyana byayo.Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo,Mwami wanjye, Mana yanjye. Hahirwa ababa mu nzu yawe,Babasha kugushima ubudasiba.Sela. Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko,Imvura y'umuhindo icyambika imigisha. Bagenda bagwiza imbaraga,Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni. Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye,Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.Sela. Mana, ngabo idukingira reba,Witegereze mu maso h'uwo wasīze. Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi,Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye,Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha. Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira,Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro,Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. Uwiteka Nyiringabo,Hahirwa umuntu ukwiringira. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra. Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi;Wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago. Wababariye gukiranirwa k'ubwoko bwawe,Watwikiriye ibyaha byabo byose.Sela. Wakuyeho umujinya wawe wose,Waretse uburakari bwawe bukaze urabworoshya. Mana y'agakiza kacu utwigarurire,Kandi ushire umujinya wawe utugirira. Uzaturakarira iteka?Uzakomeza uburakari bwawe ibihe byose? Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure,Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire? Uwiteka, utwereke imbabazi zawe,Uduhe agakiza kawe. Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga,Kuko izabwira ubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro,Ariko be kugarukira ubupfu. Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw'abayubaha,Kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu. Imbabazi n'umurava birahuye,Gukiranuka n'amahoro birahoberanye. Umurava umeze mu butaka,Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru. Kandi Uwiteka azatanga ibyiza,Igihugu cyacu kizera umwero wacyo. Gukiranuka kuzamubanziriza,Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo. Gusenga kwa Dawidi.Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize,Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene. Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe,Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira. Mwami, mbabaririra,Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra. Wishimishiriza umutima w'umugaragu wawe,Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima. Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira,Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose. Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye. Ku munsi w'amakuba yanjye no ku w'ibyago byanjye nzakwambaza,Kuko uzansubiza. Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe,Kandi nta mirimo ihwanye n'iyawe. Mwami, amahanga yose waremye azaza,Akwikubite imbere akuramye,Kandi bazahimbaza izina ryawe. Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza,Ni wowe Mana wenyine. Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe.Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye,Ngo wubahe izina ryawe. Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose,Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi,Kandi wakijije ubugingo bwanjye,Ntibwajya ikuzimu ko hasi. Mana, abibone bampagurukiye,Iteraniro ry'abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye,Batagushyize imbere yabo. Ariko wowe Mwami,Uri Imana y'ibambe n'imbabazi,Itinda kurakara,Ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi. Unkebuke umbabarire,Uhe umugaragu wawe imbaraga zawe,Ukize umwana w'umuja wawe. Unyereke ikimenyetso cy'ibyiza,Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware,Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro. Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera. Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni,Akayarutisha ubuturo bwose bw'Abayakobo. Wa rurembo rw'Imana we,Uvugwaho iby'icyubahiro.Sela. “Nzavuga Rahabu n'i Babuloni ko biri mu bāmenya,Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya,Iyo ni ho bavukiye.” Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati“Umuntu wese yavukiyeyo,Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.” Uwiteka niyandika amahanga azabara ati“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”Sela. Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.” Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Mahalati Leyanoti.” Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Hemani Umwezerahi. Uwiteka, Mana y'agakiza kanjye,Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro. Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe,Utegere ugutwi gutaka kwanjye, Kuko umutima wanjye wuzuye imibabaro,Kandi ubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu. Bambarana n'abamanuka bajya muri rwa rwobo,Meze nk'udafite gitabara. Nasizwe mu bapfuye,Meze nk'abishwe baryama mu gituro,Abo utacyibuka ukundi,Kandi batandukanye n'ukuboko kwawe. Wanshyize mu rwobo rwo hasi,Ahantu h'umwijima h'ikuzimu. Umujinya wawe uranshikamiye,Kandi wambabarishije umuraba wawe wose.Sela. Wantandukanije n'abamenyi banjye ubanshyira kure,Wangize uwo banga urunuka,Ndakingiranywe simbasha gusohoka. Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro.Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye,Nkakuramburira amaboko. Mbese uzereka abapfuye ibitangaza?Ibicucu bizazuka bigushime?Sela. Imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu?Cyangwa se umurava wawe uzavugirwa mu irimbukiro? Ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima?Gukiranuka kwawe kuzamenyekanira mu gihugu cyibagiza? Ariko Uwiteka ni wowe ntakira,Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira. Uwiteka, ni iki gituma uta ubugingo bwanjye?Ni iki gituma umpisha mu maso hawe? Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n'umutima,Ngitewe n'ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima. Umujinya wawe w'inkazi urandengeye,Ibiteye ubwoba byawe biratsembye. Byangose nk'amazi umunsi urīra,Byanzengurukiye byose icyarimwe. Abakunzi banjye n'incuti zanjye wabatadukanirije kure yanjye,Abamenyi banjye bagiye mu mwijima. Indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Etani Umunyezerahi. Nzaririmba iteka imbabazi z'Uwiteka,Ab'ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n'akanwa kanjye. Kuko navuze nti“Imbabazi zizakomezwa iteka,No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.” “Nasezeranye isezerano n'uwo natoranije,Narahiye Dawidi umugaragu wanjye Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka,Intebe yawe y'ubwami nzayikomeza,Ukageza ibihe byose.’ ”Sela. Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe,Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry'abera. Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n'Uwiteka?Ni nde wo mu bana b'Imana uhwanye n'Uwiteka? Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw'abera,Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose. Uwiteka, Mana Nyiringabo,Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka?Umurava wawe urakugose impande zose. Ni wowe utegeka kwihinduriza kw'inyanja,Iyo umuraba wayo uhagurutse urawutūrisha. Ni wowe wamenaguye Rahabu imeze nk'uwishwe,Watatanishije ababisha bawe ukoboko kw'imbaraga zawe. Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,Isi n'ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye. Ikasikazi n'ikusi ni wowe waharemye,I Taboru n'i Herumoni hishimira izina ryawe. Ufite ukuboko kw'imbaraga,Ukuboko kwawe kurakomeye,Ukuboko kwawe kw'iburyo gushyizwe hejuru. Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z'intebe yawe,Imbabazi n'umurava birakubanziriza. Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry'impundu,Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe. Bishimira izina ryawe umunsi ukīra,Kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru. Kuko uri icyubahiro cy'imbaraga zabo,Imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu. Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka,Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli. Cya gihe wabwiriye abakunzi bawe mu byo beretswe uti“Mpaye umunyambaraga gufasha kwanjye,Nshyize hejuru uwatoranijwe mu bantu. Mbonye Dawidi umugaragu wanjye,Musīze amavuta yanjye yera. Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we,Ukuboko kwanjye kuzamukomeza. Umwanzi we ntazamutungura,Kandi umunyabyaha ntazamugirira nabi. Nanjye nzakubita ababisha be bagwe imbere ye,Nzakubita abamwanga. Ariko umurava wanjye n'imbabazi zanjye bizabana na we,Kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye. Nzashyira inyanja mu ntoki ze,N'inzūzi mu kuboko kwe kw'iburyo. Azantakira ati‘Ni wowe Data, Imana yanjye,Igitare cy'agakiza kanjye.’ Kandi nzamuhindura impfura yanjye,Asumbe abandi bami bo mu isi. Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose,Isezerano ryanjye rizakomera kuri we. Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose,Nzaramisha intebe ye y'ubwami nk'iminsi y'ijuru. “Niba abana be bazareka amategeko yanjye,Ntibagendere mu byo nategetse, Niba bazaca ku mateka yanjye,Ntibitondere amategeko yanjye, Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni,No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita. Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye,Sinzivuguruza umurava wanjye. Sinzica isezerano ryanjye,Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye. “Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye,Sinzabeshya Dawidi. Urubyaro rwe ruzarama iteka,Intebe ye y'ubwami izarama nk'izuba imbere yanjye. Izakomezwa iteka ryose nk'ukwezi,Mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.”Sela. Ariko ubwawe wataye kure uwo wasīze uramureka,Wamugiriye umujinya. Wanze urunuka isezerano ry'umugaragu wawe,Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi. Wagushije inkike ze zose,Washenye ibihome bye. Abahisi bose baramunyaga,Abaye igitutsi ku baturanyi be. Washyize hejuru ukuboko kw'iburyo kw'ababisha be,Wishimishije abanzi be bose. Ni koko usubiza inyuma ubugi bw'inkota ye,Kandi ntiwamuhaye guhagarara ashikamye mu ntambara. Wamazeho ubwiza bwe,Wajugunye intebe ye y'ubwami hasi Wagabanije iminsi y'ubusore bwe,Wamwambitse isoni.Sela. Uwiteka, uzageza he kwihisha iteka?Umujinya wawe uzageza he kwaka nk'umuriro? Ibuka ko ndi uw'igihe gito,Erega abana b'abantu bose wabaremeye ubusa! Ni nde uzarama ntapfe,Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw'ikuzimu?Sela. Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he,Warahiye Dawidi ku bw'umurava wawe? Mwami, ibuka ibitutsi batuka abagaragu bawe,Uko niyumanganya mu mutima iby'amahanga yose uko ari menshi. Uwiteka, ibuka ibitutsi by'abanzi bawe,Batutse intambwe z'uwo wasīze. Uwiteka ahimbazwe iteka ryose.Amen kandi Amen. Gusenga kwa Mose, umuntu w'Imana.Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu. Imisozi itaravuka,Utararamukwa isi n'ubutaka,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,Ni wowe Mana. Uhindura abantu umukungugu,Kandi ukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.” Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise,Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro. Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi,Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera. Mu gitondo birera bigakura,Nimugoroba bigacibwa bikuma. Natwe uburakari bwawe bwatumazeho,Umujinya wawe waduhagaritse imitima. Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe. Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe,Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima. Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro,Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse. Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe,Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa? Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. Uwiteka garuka,Ko watinze uzageza ryari?Abagaragu bawe uduhindurire umutima. Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe,Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose. Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo,N'imyaka twabonyemo ibyago. Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe,Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu. Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu,Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze. Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose,Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti“Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira,Imana yanjye niringira.” Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi,Na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye,Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye,Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha,Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, Cyangwa mugiga igendera mu mwijima,Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu. Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa,Ubone ibihembo by'abanyabyaha. Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho,Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. Kuko azagutegekera abamarayika be,Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. Uzakandagira intare n'impoma,Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka. “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe,Nzabana na we mu makuba no mu byago,Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame,Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato. Ni byiza gushima Uwiteka,No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose, Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo,N'umurava wawe uko bwije, Tubwira inanga y'imirya cumi na nebelu,Tubwirisha inanga ijwi ry'uwibwira. Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n'umurimo wakoze,Nzavugishwa impundu n'imirimo y'intoki zawe. Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye!Ibyo utekereza bifite uburebure bw'ikijyepfo. Umuntu umeze nk'inka ntazi ibi,Umupfu ntabimenya. Iyo abanyabyaha bārutse nk'ibyatsi,Kandi inkozi z'ibibi zose iyo zeze,Ni ukugira ngo barimbuke iteka, Ariko wowe Uwiteka, ushyizwe hejuru iteka ryose. Dore abanzi bawe Uwiteka,Dore abanzi bawe bazarimbuka,Inkozi z'ibibi zose zizatatanywa. Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk'iry'imbogo,Nsīzwe amavuta mashya. Kandi ijisho ryanjye ryarebye ibyo nshakira abanzi banjye,Amatwi yanjye yumvise ibyo nshakira abanyabyaha bampagurukiye. Umukiranutsi azashisha nk'umukindo,Azashyirwa hejuru nk'umwerezi w'i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw'Uwiteka,Bazashishira mu bikari by'Imana yacu. Bazagumya kwera no mu busaza,Bazagira amakakama menshi n'itoto, Kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye,Ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke. Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga,Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega. Intebe yawe yakomeye uhereye kera,Wowe uhoraho wahereye kera kose. Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru,Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo,Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo. Amajwi y'amazi menshi,Umuraba ukomeye w'inyanja,Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga. Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane,Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose. Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo,Mana yo guhōra inzigo, rabagirana. Wa mucamanza w'abari mu isi we, wishyire hejuru,Witure abibone ibibakwiriye. Uwiteka, abanyabyaha bazageza he,Abanyabyaha bazageza he kwishima? Badudubiranya amagambo bavuga iby'agasuzuguro.Inkozi z'ibibi zose zirirarira. Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe,Bababaza umwandu wawe. Bica umupfakazi n'umunyamahanga,Bica n'impfubyi, Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone,Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.” Mwa bameze nk'inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi,Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari? Iyashyizeho ugutwi ntizumva?Iyaremye ijisho ntizareba? Ihanisha amahanga ibihano ntizahana?Si yo yigisha abantu ubwenge? Uwiteka azi ibyo abantu bibwira,Ko ari iby'ubusa gusa. Uwiteka, hahirwa umuntu uhana,Ukamwigishisha amategeko yawe, Kugira ngo umuruhure iminsi y'amakuba n'ibyago,Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya, Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe,Kandi atazareka umwandu we. Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera,Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima. Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha?Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z'ibibi? Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye,Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa. Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”,Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima,Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye. Mbese intebe y'abanyarugomo izafatanya nawe?Bagira amategeko urwitwazo rw'igomwa, Bateranira gutera ubugingo bw'umukiranutsi,Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza. Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira,Imana yanjye ni igitare cy'ubuhungiro bwanjye. Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo,Izabarimburira mu byaha byabo,Uwiteka Imana yacu, izabarimbura. Nimuze turirimbire Uwiteka,Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu. Tujye mu maso ye tumushima,Tumuvugirize impundu n'indirimbo. Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose. Ikuzimu hari mu kuboko kwe,Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize. Inyanja ni iye, ni we wayiremye,Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka. Nimuze tumuramye twunamye,Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu. Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b'icyanya cye,Turi intama zo mu kuboko kwe.Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye, Ntimwinangire imitima,Nk'uko mwayinangiriye i Meriba,No ku munsi w'i Masa mu butayu, Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga,Bakantata bakabona umurimo wanjye. Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine,Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo,Kandi ntibamenya inzira zanjye.” Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti“Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,Mwa bari mu isi mwese mwe,Muririmbire Uwiteka. Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye,Mwerekane agakiza ke uko bukeye. Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane,Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose. Kuko ibigirwamana by'amahanga byose ari ubusa,Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru. Icyubahiro no gukomera biri imbere ye,Imbaraga n'ubwiza biri ahera he. Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka,Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga. Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,Muze mu bikari bye muzanye ituro. Musenge Uwiteka mwambaye ibyera,Mwa bari mu isi mwese mwe,Muhindire umushyitsi imbere ye. Muvugire mu mahanga muti“Uwiteka ari ku ngoma.”Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega,Azacira amahanga imanza zitabera. Ijuru rinezerwe, isi yishime,Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye, Ikigarama cyishimane n'ibikirimo byose,Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo. Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza,Agiye kuza agacira abari mu isi imanza,Azacira abari mu isi imanza zitabera,Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we. Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime,Ibirwa binezerwe uko bingana. Ibicu n'umwijima biramukikiza,Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z'intebe ye. Umuriro uramubanziriza,Ugatwika ababisha be impande zose. Imirabyo ye yamurikiye isi,Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi. Imisozi iyagira nk'ibimamāra imbere y'Uwiteka,Imbere y'Umwami w'isi yose. Ijuru rivuga gukiranuka kwe,Amahanga yose yarebye ubwiza bwe. Abasenga ibishushanyo bibajwe,Bakirata iby'ubusa bamware,Ibigirwamana byose biramuramya. Siyoni yarabyumvise iranezerwa,Abakobwa ba Yuda bishimishwa n'imanza zawe zitabera, Uwiteka. Kuko wowe Uwiteka usumba byose,Ugategeka isi yose,Ushyizwe hejuru cyane y'ibigirwamana byose. Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi,Arinda ubugingo bw'abakunzi be,Abakiza amaboko y'abanyabyaha. Umucyo ubibirwa umukiranutsi,Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye. Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka,Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe. Zaburi.Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,Kuko yakoze ibitangaza.Ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza. Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke,Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y'amahanga. Yibutsa imbabazi ze n'umurava we,Kubigirira inzu y'Abisirayeli,Abo ku mpera y'isi hose barebye agakiza k'Imana yacu. Mwa bari mu isi mwese mwe,Muvugirize Uwiteka impundu,Musandure muririmbishwe n'ibyishimo,Muririmbe ishimwe. Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga,Mubwire inanga, muririmbe indirimbo. Muvugirize impundu imbere y'Umwami Uwiteka,N'impanda n'ijwi ry'ihembe. Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye,N'isi n'abayibamo bose. Inzuzi zikome mu mashyi,Imisozi iririmbire hamwe,Iririmbishwe n'ibyishimo, Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza,Agacira abari mu isi imanza.Azacira abari mu isi imanza zitabera,Azacira amahanga imanza zitunganye. Uwiteka ari ku ngoma,Amahanga ahinze imishitsi,Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega. Uwiteka muri Siyoni arakomeye,Kandi ari hejuru y'amahanga yose. Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba,Ni we wera. Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera,Ni wowe ukomeza ibitunganye.Imanza zitabera no gukiranuka,Ni wowe ubikorera mu Bayakobo. Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye,Ni we wera. Mose na Aroni bo mu batambyi be,Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,Bambazaga Uwiteka akabasubiza. Yababwiriraga mu nkingi y'igicu,Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse. Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,Wari Imana ibababarira,Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga. Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,Musengere ku musozi we wera,Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera. Zaburi yo gushima.Mwa bari mu isi yose mwe,Muvugirize Uwiteka impundu, Mukorere Uwiteka munezerewe,Muze mu maso ye muririmba. Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana,Ni we waturemye natwe turi abe,Turi ubwoko bwe,Turi intama zo mu cyanya cye. Mwinjire mu marembo ye mushima,No mu bikari bye muhimbaza,Mumushime, musingize izina rye. Kuko Uwiteka ari mwiza, 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11Imbabazi ze zihoraho iteka ryose,Umurava we uhoraho ibihe byose. Zaburi ya Dawidi.Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera,Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe. Nzitondera kugendera mu nzira itunganye,Uzaza aho ndi ryari?Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye, Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye.Nanga imirimo y'abiyobagiza,Ntizomekana nanjye. Umutima ugoramye uzamvaho,Sinzamenya ikibi. Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura,Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira. Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane,Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera. Uriganya ntazaba mu nzu yanjye,Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye. Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose,Kugira ngo ndimbure inkozi z'ibibi zose,Nzimare mu rurembo rw'Uwiteka. Gusenga k'umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y'Uwiteka. Uwiteka, umva gusenga kwanjye,Gutaka kwanjye kukugereho. Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w'umubabaro wanjye,Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo,Unsubize vuba. Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi,Amagufwa yanjye yaka nk'urumuri. Umutima wanjye umeze nk'ubwatsi bukubiswe urumye,Kuko nibagirwa kurya umutsima wanjye. Ijwi ryo kuniha kwanjye,Ritumye amagufwa yanjye yumatana n'inyama yanjye. Meze nk'uruyongoyongo rwo mu butayu,Mpindutse nk'igihunyira cyo mu misaka. Mba maso,Mpindutse nk'igishwi kiri ku ipfundo ry'inzu cyonyine. Abanzi banjye barantuka umunsi ukira,Abashajijwe no kundakarira bangize intukano. Kuko ndya ivu nk'umutsima,Mvanga ibyo nywa n'amarira, Ku bw'uburakari bwawe n'umujinya wawe,Kuko wanteruye ukanta. Iminsi yanjye ihwanye n'igicucu kirehutse,Kandi numye nk'ubwatsi. Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y'ubwami iteka,Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose. Uzahaguruka ubabarire i Siyoni,Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye,Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye. Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho,Bababarira umukungugu waho. Bizatuma amahanga yubaha izina ry'Uwiteka,N'abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe, Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni,Kandi abonekanye icyubahiro cy'ubwiza bwe, Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero,Adasuzuguye gusenga kwabo. Ibyo bizandikirwa ab'igihe kizaza,Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka. Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he,Uwiteka arebeye isi mu ijuru, Kugira ngo yumve kuniha kw'imbohe,Abohore abategekewe gupfa, Ngo abantu bogereze izina ry'Uwiteka i Siyoni,N'ishimwe rye i Yerusalemu, Ubwo amahanga n'ibihugu by'abami,Bizateranira gukorera Uwiteka. Yacishirije bugufi imbaraga zanjye mu nzira,Yagabanije iminsi yanjye. Ndavuga nti “Mana yanjye,Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye,Imyaka yawe ihoraho ibihe byose. Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw'isi,N'ijuru ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasaza nk'umwenda,Uzabihindura nk'uko imyambaro ikuranwa,Bibe bihindutse ukundi. Ariko wowe ho uri uko wahoze,Imyaka y'ubugingo bwawe ntizashira. Abana b'abagaragu bawe bazahora mu gihugu,Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.” Zaburi ya Dawidi.Mutima wanjye himbaza Uwiteka,Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye himbaza Uwiteka,Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose,Agakiza indwara zawe zose, Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo,Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk'ikamba, Agahaza ubusaza bwawe ibyiza,Agatuma usubira mu busore bushya,Bumeze nk'ubw'ikizu. Uwiteka akora ibyo gukiranuka,Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa. Yamenyesheje Mose inzira ze,Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli. Uwiteka ni umunyebambe n'umunyambabazi,Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Ntakomeza kurwana iteka,Ntagumana umujinya iminsi yose. Ntiyatugiriye ibihwanye n'ibyaha byacu,Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. Nk'uko ijuru ryitaruye isi,Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. Nk'uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Nk'uko se w'abana abagirira ibambe,Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Kuko azi imiremerwe yacu,Yibuka ko turi umukungugu. Iby'umuntu, iminsi ye imeze nk'iy'ubwatsi,Nk'ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha. Kuko umuyaga urunyuraho rugashira,Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi. Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha,Zahereye kera kose zizageza iteka ryose,Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo. Ni ko agirira abitondera isezerano rye,Bakibuka amategeko ye bakayakomeza. Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru,Ubwami bwe butegeka byose. Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe,Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye,Mukumvira ijwi ry'ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe,Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda. Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe,Mumuhimbarize ahantu ategeka hose.Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka,Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane,Wambaye icyubahiro no gukomera. Wambara umucyo nk'umwenda,Usanzura ijuru nk'umwenda ukinze mu ihema. Ashinga inkingi z'insenge ze ku mazi,Ibicu abigira igare rye,Agendera ku mababa y'umuyaga. Agira abamarayika be imiyaga,Abagaragu be abagira umuriro waka. Yashyiriyeho imfatiro z'isi,Kugira ngo itanyeganyega iteka. Wayambitse inyanja nk'umwenda,Amazi atwikīra imisozi miremire. Ahungishwa no guhana kwawe,Yirukishwa no guhinda kw'inkuba yawe, (Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka),Agera ahantu wayategekeye. Wayategekeye ingabano atabasha kurenga,Kugira ngo atagaruka akarengera isi. Yohereza amasōko mu bikombe,Imigezi itemba hagati y'imisozi. Inyobwa n'inyamaswa zose zo mu ishyamba,Imparage na zo zishira inyota. Inyoni n'ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi,Bijwigirira mu mashami. Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze,Ubutaka buhazwa n'imbuto z'imirimo yawe. Amereza inka ubwatsi,Ameza imboga zo kugaburira abantu,Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka, Na vino yishimisha imitima y'abantu,Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta,Kandi ngo umutsima uhe imitima y'abantu gukomera. Ibiti by'Uwiteka birahaga,Imyerezi y'i Lebanoni yateye. Iyo inyoni n'ibisiga byarikaho ibyari,Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi. Imisozi miremire ni iy'ihene zo mu ishyamba,Ibitare ni ubuhungiro bw'inkwavu. Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe,Izuba rizi igihe rirengera. Uzana umwijima rikaba ijoro,Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka. Imigunzu y'intare yivugira umuhīgo wayo,Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo. Izuba ryarasa zikagenda,Zikaryama mu masenga yazo. Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo,No ku muruho wabo bakageza nimugoroba. Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy'uburyo bwinshi!Yose wayikoresheje ubwenge,Isi yuzuye ubutunzi bwawe. Dore iriya nyanja nini ngari,Irimo ibigenda bitabarika,Inyamaswa ntoya n'inini. Ni ho inkuge zigenda,Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo. Ibyo byose bigutegerereza,Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo. Biyora ibyo ubihaye,Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza. Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi,Ubikuramo umwuka bigapfa,Bigasubira mu mukungugu wabyo. Wohereza umwuka wawe bikaremwa,Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya. Icyubahiro cy'Uwiteka gihoreho iteka,Uwiteka yishimira imirimo ye. Ni we ureba isi igahinda umushyitsi,Akora ku misozi igacumba. Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho,Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo. Ibyo nibwiye biyinezeze,Nanjye nzajya nishimira Uwiteka. Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi,Ababi be kubaho ukundi.Mutima wanjye, himbaza Uwiteka.Haleluya. Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. Mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe,Muvuge imirimo itangaza yakoze yose. Mwirate izina rye ryera,Imitima y'abashaka Uwiteka yishime. Mushake Uwiteka n'imbaraga ze,Mushake mu maso he iteka ryose. Mwibuke imirimo itangaza yakoze,Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke, Mwa rubyaro rwa Aburahamu umugaragu we mwe,Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije. Uwiteka ni we Mana yacu,Amateka ye ari mu isi yose. Yibuka isezerano rye iminsi yose,Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi. Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,Indahiro yarahiye Isaka, Akayikomereza Yakobo kuba itegeko,Ayikomereza Isirayeli kuba isezerano ridashira. Ati “Ni wowe nzaha igihugu cya Kanāni,Kuba umwandu ukugenewe.” Umubare wabo ukiri muke,Muke cyane na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu, Bazerera mu mahanga atari amwe,Bava mu bwami bajya mu bundi. Ntiyakundira umuntu ko abarenganya,Yahaniye abami ko babagiriye nabi. Ati “Ntimukore ku bo nasīze,Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” Ahamagara inzara ngo itere mu gihugu,Avuna inkoni yose bishingikirije,Ni yo mutsima wabo. Atuma umugabo wo kubabanziriza,Ni Yosefu waguriwe kuba imbata. Bababarisha ibirenge bye iminyururu,Bamushyiraho ibyuma, Kugeza aho ijambo ry'Uwiteka ryasohoreye,Isezerano rye ryaramugeragezaga. Umwami yaratumye baramubohora,Umutegeka w'amahanga yaramurekuye. Amugira umutware w'urugo rwe,Amubitsa ibintu bye byose, Ngo abohe abakomeye be uko ashaka,Yigishe abakuru be ubwenge. Kandi Isirayeli ajya muri Egiputa,Yakobo atura mu gihugu cya Hamu. Kandi Uwiteka agwiza ubwoko bwe cyane,Abaha gukomera kuruta abanzi babo. Ahindura imitima y'abo ngabo ngo bange ubwoko bwe,Bagira ubwenge bwo kurimbura abagaragu be. Atuma Mose umugaragu we,Na Aroni yatoranije. Bashyira hagati yabo ibimenyetso bye,Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu. Yohereza umwijima atuma riba ijoro,Na bo ntibagomera amagambo ye. Ahindura amazi yabo amaraso,Yica amafi yabo. Igihugu cyabo cyuzura ibikeri,Mu mazu y'abami babo. Arategeka amarumbo y'isazi araza,N'inda mu gihugu cyabo cyose. Abaha urubura mu cyimbo cy'imvura,N'umuriro waka mu gihugu cyabo. Akubita imizabibu yabo n'imitini yabo,Avuna ibiti byo mu gihugu cyabo. Arategeka inzige ziraza,N'uburima bitabarika. Birya n'imboga zose zo mu gihigu cyabo,Birya imbuto z'ubutaka bwabo. Kandi akubita abana b'imfura bose,Bo mu gihugu cyabo arabica,Gukomera kwabo kose ni bo kwari kwatangiriyeho. Akuramo ba bandi,Bafite ifeza n'izahabu,Nta munyantege nke n'umwe,Wari uri mu miryango ye yose. Abanyegiputa bishimira kugenda kwabo,Kuko gutera ubwoba kwabo kwari kubafashe. Asanzura igicu cyo kubatwikīra,N'umuriro wo kubamurikira nijoro. Barasaba azana inkware,Abahaza umutsima wo mu ijuru. Atobora igitare amazi aradudubiza,Atemba ahantu humye haba umugezi. Kuko yibutse ijambo rye ryera,Na Aburahamu umugaragu we. Akurayo ubwoko bwe bwishimye,Intore ze azikurayo ziririmba. Abaha ubutaka bw'abanyamahanga,Batwara ibyo abanyamahanga baruhiye. Bibera bityo kugira ngo bitondere amategeko ye,Bakurikize ibyo yategetse.Haleluya. Haleluya! 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze,Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose? Hahirwa abitondera ibitunganye,Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose. Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe,Ungendererane agakiza kawe, Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza,Nishimire umunezero w'ubwoko bwawe,Niratane n'umwandu wawe. Twacumuranye na ba sogokuruza,Twarakiraniwe, twakoze ibyaha. Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa,Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi,Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura. Ariko ku bw'izina ryayo,Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye. Ihana Inyanja Itukura irakama,Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu. Ibakiza ukuboko k'umwanzi wabo,Irabacungura ibakura mu kuboko k'umubisha. Amazi arengera ababisha babo,Ntihasigara n'umwe. Maze bizera amagambo yayo,Baririmba ishimwe ryayo. Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze,Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo. Ahubwo bifuriza cyane mu butayu,Bageragereza Imana ahatagira abantu. Ibaha ibyo bayisabye,Ariko imitima yabo iyishyiramo konda. Kandi bagiririra Mose ishyari mu rugo rw'amahema,Na Aroni uwera w'Uwiteka. Ubutaka burasama bumira Datani,Butwikīra abantu ba Abiramu. Umuriro ucanwa mu iteraniro ryabo,Ikirimi cyawo gitwika abanyabyaha. Baremera ikimasa i Horebu,Basenga igishushanyo kivugutiwe. Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo,Bagihindura igishushanyo cy'impfizi irya ubwatsi. Bibagirwa Imana Umukiza wabo,Yakoreye ibikomeye muri Egiputa, Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu,N'ibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura. Bituma ivuga ko izabarimbura,Kandi iba yarabarimbuye,Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'inkike,Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura. Kandi bagaya igihugu cy'igikundiro,Ntibizera ijambo ryayo, Ahubwo bitotombera mu mahema yabo,Ntibumvira ijwi ry'Uwiteka. Bituma amanika ukuboko,Abarahira yuko azabatsinda mu butayu, Kandi azatsinda urubyaro rwabo mu mahanga,Akarutataniriza mu bihugu. Kandi bifatanya na Bālipewori,Barya intonorano z'ibitariho. Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo,Mugiga irabatungura. Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka,Mugiga irashira. Bimuhwanirizwa no gukiranuka,Kugeza ibihe by'abantu byose iteka ryose. Kandi barakariza Uwiteka ku mazi y'i Meriba,Bituma Mose aterwa ibyago na bo. Kuko bagomeye Umwuka w'Uwiteka,Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye. Kandi ntibarimbura amahanga,Uwiteka yabategetse kurimbura, Ahubwo bīvanga n'amahanga,Biga ingeso zayo. Bakoreraga ibishushanyo by'ibigirwamana byayo,Bibahindukira ikigoyi. Batambiraga abadayimoni abahungu babo n'abakobwa babo, Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza,Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo,Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni,Igihugu gihumanywa n'amaraso. Nuko banduzwa n'imirimo yabo,Bagenda basambanisha ingeso zabo. Bituma umujinya w'Uwiteka ucanwa ku bwoko bwe,Yanga urunuka umwandu we. Abashyira mu maboko y'abanyamahanga,Abanzi babo barabatwara. Kandi ababisha babo barabahata,Baragomorwa baba munsi y'ukuboko kwabo. Yabakizaga kenshi,Ariko bakagomeshwa n'imigambi yabo,Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo. Ariko yitaga ku mubabaro wabo,Uko yumvaga gutaka kwabo, Akibuka isezerano yabasezeraniye,Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri, Agatuma bababarirwa,N'ababajyanye ho iminyago bose. Uwiteka Mana yacu udukize,Udutarurukanye udukure mu mahanga,Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,Twishimire ishimwe ryawe. Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.Kandi abantu bose bavuge bati “Amen!”Haleluya. Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo,Abo yacunguye akabakura mu kuboko k'umwanzi, Akabatarurukanya abakura mu bihugu,Aho izuba rirasira n'aho rirengera,Ikasikazi no ku nyanja. Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu,Ntibabona umudugudu wo kubamo. Bicwa n'inzara n'inyota,Imitima yabo igwa isari. Maze batakira Uwiteka bari mu byago,Abakiza imibabaro yabo. Abashorerera mu nzira igororotse,Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N'imirimo itangaza yakoreye abantu. Kuko yahagije umutima wifuza,N'umutima ushonje yawujuje ibyiza. Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,Baboheshejwe umubabaro n'ibyuma, Kuko bagomeye amagambo y'Imana,Bagasuzugura imigambi y'Isumbabyose. Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho,Bakagwa ntibagire ubatabara. Maze batakira Uwiteka bari mu makuba,Abakiza imibabaro yabo. Abakura mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,Aca iminyururu yabo. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N'imirimo itangaza yakoreye abantu. Kuko yamennye inzugi z'imiringa,Akavuna ibihindizo by'ibyuma. Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo,No gukiranirwa kwabyo. Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya,Bakegera amarembo y'urupfu. Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago,Akabakiza imibabaro yabo. Akohereza ijambo rye akabakiza indwara,Akabakiza kwinjira mu mva zabo. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N'imirimo itangaza yakoreye abantu. Batamba ibitambo by'ishimwe,Bogeresha imirimo ye indirimbo z'ibyishimo. Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge,Bagatundira mu mazi y'isanzure, Barebeye imirimo y'Uwiteka n'ibitangaza bye imuhengeri. Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w'ishuheri,Ushyira hejuru umuraba waho. Barazamukaga bakajya mu ijuru,Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu,Imitima yabo ikayagishwa n'umubabaro. Bakazunga muzunga,Bakadandabirana nk'umusinzi,Ubwenge bwabo bwose bukazinduka. Maze batakira Uwiteka bari mu byago,Abakiza imibabaro yabo. Aturisha uwo muyaga w'ishuheri,Umuraba uratuza. Maze bīshimishwa n'uko utuje,Kandi abajyana mu mwaro bashakaga. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N'imirimo itangaza yakoreye abantu. Bamwogereze mu iteraniro ry'abantu,Bamushimire aho abakuru bicaranye. Ahindura imigezi ubutayu,N'amasōko ayahindura inkamīra, Igihugu cyera agihindura ubutaka bw'umunyu,Ku bw'ibyaha by'abahatuye. Kandi ahindura ubutayu ikidendezi,No mu mburamazi ahahindura amasōko. Aho ni ho aturiza abashonje,Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo, Babibe imirima batere imizabibu,Bibonere imbuto z'umwero. Akabaha umugisha bakagwira cyane,Ntakundire inka zabo ko zigabanuka. Kandi iyo bagabanutse,Bagacishwa bugufi n'agahato n'ibyago n'umubabaro, Asuka igisuzuguriro ku bakomeye,Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira, Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba,Akamugwiriza imiryango nk'umukumbi. Abakiranutsi barabireba bakishima,Ubugoryi bwose bukiziba akanwa. Umunyabwenge wese azitegereza ibyo,Kandi bazita ku mbabazi z'Uwiteka. Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi. Mana, umutima wanjye urakomeye,Ndaririmba, ni koko ndaririmbisha ishimwe ubwiza bwanjye. Nebelu n'inanga nimukanguke,Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke. Uwiteka, nzagushimira mu moko,Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga. Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru,Umurava wawe ugera mu bicu. Mana, wishyire hejuru y'ijuru,Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. Ukirishe ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize,Kugira ngo abo ukunda bakizwe. Imana yarahiye kwera kwayo iti“Nzishima,Nzagabanya Shekemu,Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti. Galeyadi ni ahanjye,Umuryango wa Manase ni uwanjye,Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye,Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami. Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,Abafilisitiya nzabishima hejuru mvuza impundu.” Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?Ni nde uzangeza muri Edomu? Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo?Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu, uzangezayo? Udutabare umubisha,Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro. Imana izadukoresha iby'ubutwari,Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.Mana njya mpimbaza ntuceceke, Kuko banyasamiye akanwa k'umunyabyaha,Akanwa k'uburiganya,Bambwirishije ururimi rw'ibinyoma. Bangotesheje amagambo y'urwango,Bandwanije nta mpamvu. Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya,Ariko jyeweho nitangira gusenga. Ku neza nabagiriye banyituye inabi,Ku rukundo banyituye urwango. Umutwarishe umunyabyaha,Umurezi ahagarare iburyo bwe. Nacirwa urubanza asohoke rumutsinze,Gusenga kwe guhwanywe n'icyaha. Iminsi yo kubaho kwe ibe mike,Ubutware bwe busubiremo undi. Abana be babe impfubyi,Umugore we abe umupfakazi. Abana be babe inzererezi basabirize,Bashakire ibyokurya kure y'umusaka wabo. Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose,Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye. Ntihazagire ukomeza kumugirira neza,Ntihazagire ubabarira impfubyi ze. Urubyaro rwe ruzarimburwe,Mu gihe cy'abuzukuru be izina ryabo rizasibanganywe. Gukiranirwa kwa ba sekuruza kwibukwe n'Uwiteka,Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa. Bibe imbere y'Uwiteka ubudasiba,Kugira ngo arimbure kwibukwa kwabo agukure mu isi. Kuko wa wundi atibukaga kubabarira,Ahubwo yagenzaga umunyamubabaro n'umukene,N'ufite umutima umenetse ngo abice. Yakundaga kuvuma, kuvuma kwe kumugeraho,Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha,Umugisha ukamuba kure. Kandi yambaraga kuvuma nk'umwenda we,Kwinjira mu nda ye nk'amazi,Kwinjira mu magufwa ye nk'amavuta. Kumuhindukire nk'umwenda yambara,N'umushumi ajya akenyeza. Ibyo abe ari byo bihembo by'abanzi banjye bituruka ku Uwiteka,N'iby'abavuga nabi ubugingo bwanjye. Ariko Uwiteka Mwami,Ku bw'izina ryawe unkorere ibyiza,Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza. Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene,Kandi umutima wanjye ukomerekeye muri jye. Ngiye nk'igicucu kirehutse,Ntūmūwe nk'uruzige. Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya,Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure. Kandi mpindukiye ba bandi igitutsi,Uko bambonye bazunguza imitwe. Uwiteka Mana yanjye, untabare,Unkize nk'uko imbabazi zawe ziri, Kugira ngo bamenye yuko ibyo ari ukuboko kwawe,Ko ari wowe Uwiteka wabikoze. Bavume ariko wowe ho umpe umugisha,Nibahagaruka bazakorwa n'isoni,Ariko umugaragu wawe nzishima. Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro,Bambare isoni zabo nk'umwitero. Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye,Nzamushimira mu iteraniro. Kuko azahagararira iburyo bw'umukene,Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe. Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati“Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.” Uwiteka ari i SiyoniAzasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe,Tegeka hagati y'abanzi bawe. Abantu bawe bitanga babikunze,Ku munsi ugaba ingabo zawe,Abasore bawe baza aho uri nk'ikime,Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso. Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati“Uri umutambyi iteka ryose,Mu buryo bwa Melikisedeki.” Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,Izamenagura abami ku munsi w'umujinya wayo. Izacira imanza mu mahanga,Izuzuza ahantu intumbi,Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose. Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira,Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru. Haleluya.Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,Mu rukiko rw'abatunganye no mu iteraniro ryabo. Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye,Irondorwa n'abayishimira bose. Umurimo akora ni icyubahiro n'ubwiza,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso,Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe. Yagaburiye abamwubaha,Azajya yibuka isezerano rye. Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye,Ubwo yabahaga umwandu w'abanyamahanga. Imirimo y'intoki ze ni umurava no kutabera,Amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose,Yategekeshejwe umurava no gutunganya. Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa,Yategetse isezerano rye kuba iry'iteka,Izina rye ni iryera n'iryo kubahwa. Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri,Ishimwe rye rihoraho iteka ryose. Haleluya.Hahirwa uwubaha Uwiteka,Akishimira cyane amategeko ye. Urubyaro rw'uwo ruzagira amaboko mu isi,Umuryango w'abatunganye uzahabwa umugisha. Ubutunzi n'ubukire biri mu rugo rwe,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,Uvira ūgira imbabazi n'ibambe agakiranuka. Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,Agakora imirimo ye uburyo butunganye. Kuko atazanyeganyezwa iteka,Umukiranutsi azibukwa iteka ryose. Ntazatinya inkuru mbi,Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka. Umutima we urahamye ntazatinya,Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be. Yaranyanyagije yahaye abakene,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose,Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro. Umunyabyaha azabireba ababare,Ahekenye amenyo, ayage,Icyo umunyabyaha yifuza kizabura. Haleluya.Mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, nimushime,Nimushime izina ry'Uwiteka. Izina ry'Uwiteka rihimbazwe,Uhereye none ukageza iteka ryose. Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera,Izina ry'Uwiteka rikwiriye gushimwa. Uwiteka ari hejuru y'amahanga yose,Icyubahiro cye gisumba ijuru. Ni nde uhwanye n'Uwiteka Imana yacu,Ufite intebe ye hejuru cyane, Akicishiriza bugufi kureba,Ibyo mu ijuru n'ibyo mu isi? Akura uworoheje mu mukungugu,Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro, Kugira ngo amwicaranye n'abakomeye,Abakomeye bo mu bwoko bwe. Uwari ingumba mu nzu ye,Amuha kuyibamo yishimye,Ari nyina w'abahungu.Haleluya. Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa,Ubwo inzu y'Abayakobo yavaga mu bantu b'urundi rurimi. I Buyuda hahindutse ahera h'Imana,I Bwisirayeli hahindutse ubwami bwayo. Inyanja ibibonye irahunga,Yorodani isubizwa inyuma. Imisozi miremire yitera hejuru nk'amasekurume y'intama,Udusozi twitera hejuru nk'abana b'intama. Wa nyanja we, utewe n'iki guhunga?Nawe Yorodani, ushubijwe inyuma n'iki? Namwe misozi miremire, ni iki kibīteresha hejuru nk'amasekurume y'intama?Namwe dusozi, mugakina nk'abana b'intama? Wa si we, hindira umushyitsi imbere y'Umwami,Imbere y'Imana ya Yakobo, Yahinduye urutare ikidendezi,Yahinduye igitare gikomeye isōko. Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe,Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro,Ku bw'imbabazi zawe n'umurava wawe. Kuki abanyamahanga babaza bati“Imana yabo iri he?” Ariko Imana yacu iri mu ijuru,Yakoze ibyo yashatse byose. Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n'izahabu,Umurimo w'intoki z'abantu. Bifite akanwa ntibivuga,Bifite amaso ntibirora, Bifite amatwi ntibyumva,Bifite amazuru ntibinukirwa, Bifite intoki ntibikorakora,Bifite ibirenge ntibigenda,Kandi ntibivugisha imihogo yabyo. Ababirema bazahwana na byo,N'ubyiringira wese. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, wiringire Uwiteka,Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira. Wa nzu y'aba Aroni we, mwiringire Uwiteka,Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira. Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka,Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira. Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha,Azaha umugisha inzu y'Abisirayeli,Azaha umugisha inzu y'aba Aroni. Azaha umugisha abubaha Uwiteka,Aboroheje n'abakomeye. Uwiteka abagwize,Abagwizanye n'abana banyu. Muhawe umugisha n'Uwiteka,Waremye ijuru n'isi. Ijuru ni iry'Uwiteka,Ariko isi yayihaye abantu. Abapfuye ntibashima Uwiteka,Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa. Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka.Uhereye none ukageza iteka ryose.Haleluya. Nkundira Uwiteka,Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. Kuko yantegeye ugutwi,Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho. Ingoyi z'urupfu zantaye hagati,Uburibwe bw'ikuzimu bwaramfashe,Ngira ibyago n'umubabaro. Maze nambaza izina ry'Uwiteka nti“Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.” Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi,Ni koko Imana yacu igira ibambe. Uwiteka arinda abaswa,Nacishijwe bugufi arankiza. Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe,Kuko Uwiteka yakugiriye neza. Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,Amaso yanjye ukayakiza amarira,N'ibirenge byanjye ukabikiza kugwa. Nzagendera mu maso y'Uwiteka,Mu isi y'ababaho. Nari nizeye ubwo navugaga nti“Narababajwe cyane.” Nkavugana ubwira nti“Abantu bose ni abanyabinyoma.” Ibyiza Uwiteka yangiriye byose,Ndabimwitura iki? Nzakīra igikombe cy'agakiza,Nambaze izina ry'Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,Ni koko nzawumuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose. Urupfu rw'abakunzi be,Ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka. Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe,Ndi umugaragu wawe,Umwana w'umuja wawe wambohoye ingoyi. Nzagutambira igitambo cy'ishimwe,Nambaze izina ry'Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,Ni koko nzawuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose, Mu bikari by'inzu y'Uwiteka,Hagati muri wowe Yerusalemu.Haleluya. Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka,Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi,Kandi umurava w'Uwiteka uhoraho iteka ryose.Haleluya. Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 107.1; 136.1; Yer 33.11Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abisirayeli bavuge bati“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Inzu y'aba Aroni ivuge iti“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Abubaha Uwiteka bavuge bati“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka,Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari. Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya,Umuntu yabasha kuntwara iki? Uwiteka ari mu ruhande rwanjye arantabara,Ni cyo gituma nzabona icyo nshakira abanzi banjye. Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abantu. Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abakomeye. Amahanga yose yarangose,Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura. Yarangose ni koko yarangose,Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura. Bangose nk'inzuki,Bazima nk'umuriro w'amahwa,Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbuye. Wansunikiye cyane kungusha,Maze Uwiteka arantabara. Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye,Kandi yahindutse agakiza kanjye. Ijwi ry'impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y'abakiranutsi,Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari. Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gushyizwe hejuru,Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari. Sinzapfa ahubwo nzarama,Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze. Uwiteka yampannye igihano cyane,Ariko ntiyampaye urupfu. Munyuguririre amarembo yo gukiranuka,Ndinjiramo nshima Uwiteka. Iryo ni ryo rembo ry'Uwiteka,Abakiranutsi ni bo bazaricamo. Ndagushimira kuko wanshubije,Ukampindukira agakiza. Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka. Ibyo byavuye ku Uwiteka,Kandi ni ibitangaza mu maso yacu. Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye,Turawishimiramo turawunezererwamo. Uwiteka, turakwinginze udukize,Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza. Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka,Tubasabiriye umugisha mu nzu y'Uwiteka. Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo,Muboheshe igitambo imigozi,Mukijyane ku mahembe y'igicaniro. Ni wowe Mana yanjye y'imbaraga nzagushima,Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza. Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Hahirwa abagenda batunganye,Bakagendera mu mategeko y'Uwiteka. Hahirwa abitondera ibyo yahamije,Bakamushakisha umutima wose. Ni koko nta cy'ubugoryi bakora,Bagendera mu nzira ze. Wategekeye amategeko wigishije,Kugira ngo bayitondere n'umwete. Icyampa inzira zanjye zigakomerera,Kwitondera amategeko wandikishije. Ubwo nzita ku byo wategetse byose,Ni bwo ntazakorwa n'isoni. Nzagushimisha umutima utunganye,Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka. Nzajya nitondera amategeko wandikishije,Ntundeke rwose. Umusore azeza inzira ye ate?Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishije umutima wose,Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse. Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye,Kugira ngo ntagucumuraho. Uwiteka, uri uwo guhimbazwa,Ujye unyigisha amategeko wandikishije. Iminwa yanjye yatekerereje abantu,Amateka y'akanwa kawe yose. Njya nishimira inzira y'ibyo wahamije,Ngo nyihwanye n'ubutunzi bwose. Nzibwira amategeko wigishije,Kandi nzita ku nzira zawe. Nzishimira amategeko wandikishije,Sinzibagirwa ijambo ryawe. Ugirire neza umugaragu wawe,Kugira ngo mbeho nitondere ijambo ryawe. Hwejesha amaso yanjye,Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe. Ndi umusuhuke mu isi,Ntumpishe ibyo wategetse. Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza,Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose. Uhana abībone ari bo bivume,Byiyobagiza ibyo wategetse. Unkureho umugayo n'igisuzuguriro,Kuko njya nitondera ibyo wahamije. N'abakomeye bicaraga bamvuga nabi,Ariko umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije. Kandi nishimira ibyo wahamije,Ni byo bingīra inama. Umutima wanjye womatanye n'umukungugu,Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Nagutekerereje inzira zanjye uransubiza,Ujye unyigisha amategeko wandikishije. Umenyeshe inzira y'amategeko wigishije,Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze. Umutima wanjye urijijwe n'agahinda,Nkomeza nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Unkureho inzira y'ibinyoma,Umpere amategeko yawe ubuntu. Nahisemo inzira y'umurava,Nashyize amateka yawe imbere yanjye. Nomatanye n'ibyo wahamije,Uwiteka, ntunkoze isoni. Nzagenda niruka mu nzira y'ibyo wategetse,Ubwo uzagūra umutima wanjye. Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije:Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka. Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe;Nyitondereshe umutima wose. Uncishe mu nzira y'ibyo wategetse,Kuko ari byo nishimira. Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije,Ariko si ku ndamu mbi. Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro,Unzurire mu nzira zawe. Ukomereze umugaragu wawe ijambo ryawe,Ryasezeranijwe abakubaha. Unkureho umugayo ntinya,Kuko amateka yawe ari meza. Dore njya nifuza amategeko wigishije,Unzure ku bwo gukiranuka kwawe. Uwiteka, imbabazi zawe zingereho,Ni zo gakiza kawe nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Ni ho nzabona icyo mbwira untutse,Kuko niringira ijambo ryawe. Kandi ntukure rwose ijambo ry'ukuri mu kanwa kanjye,Kuko njya niringira kubona amateka yawe. Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe,Ubudasiba iteka ryose. Kandi nzagendana umudendezo,Kuko njya ndondora amategeko wigishije. Nzavugira imbere y'abami ibyo wahamije,Ne gukorwa n'isoni. Kandi nzishimira ibyo wategetse,Ndabikunda. Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda,Kandi nzibwira amategeko wandikishije. Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe,Kuko wanyiringije. Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye,Ni uko ijambo ryawe ryanzuye. Abibone bajya bankoba cyane,Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe. Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera,Nkīmara umubabaro. Uburakari bwotsa buramfashe,Ntewe n'abanyabyaha bareka amategeko yawe. Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye,Mu nzu y'ubusuhuke bwanjye. Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro,Nkitondera amategeko yawe. Iki ni cyo nahawe:Ni ukwitondera amategeko wigishije. Uwiteka ni we mugabane wanjye,Navuze yuko nzitondera amagambo yawe. Njya ngushakisha umutima wose kundebana urukundo,Umbabarire, nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Njya ntekereza inzira zanjye,Ngahindurira ibirenge byanjye ku byo wahamije. Ngatebuka sintinde,Kwitondera ibyo wategetse. Ikigoyi cy'abanyabyaha kirambohaboshye,Ariko sinibagirwa amategeko yawe. Mu gicuku nzakanguka ngushimire,Amateka yawe yo gukiranuka. Mbana n'abakubaha bose,N'abitondera amategeko wigishije. Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe,Ujye unyigisha amategeko wandikishije. Uwiteka, wagiriye neza umugaragu wawe,Nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge,Kuko nizera amategeko yawe. Ntarababazwa narayobaga,Ariko none nitondera ijambo ryawe. Uri mwiza kandi ugira neza,Ujye unyigisha amategeko wandikishije. Abibone bajya bandemera ibinyoma,Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose. Imitima yabo ihonjotse nk'ibinure,Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe. Kubabazwa kwangiriye umumaro,Kugira ngo nige amategeko wandikishije. Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay'igiciro kuri jye,Kiruta icy'ibice ibihumbi by'ifeza n'izahabu. Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse. Abakūbaha bazandeba bishime,Kuko niringira ijambo ryawe. Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka,Kandi yuko umurava ari wo waguteye kuncisha bugufi. Ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro,Nk'uko ijambo ryawe riri wasezeranije umugaragu wawe. Ibambe ryawe ringereho kugira ngo mbeho,Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye. Abībone bakorwe n'isoni,Kuko bandenganishije ibinyoma,Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe. Abakūbaha bampindukirire,Kugira ngo bamenye ibyo wahamije. Umutima wanjye utungane mu mategeko wandikishije,Kugira ngo ne gukorwa n'isoni. Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe,Ariko niringira ijambo ryawe. Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe,Nkivuga nti “Uzamara umubabaro ryari?” Kuko mpindutse nk'imvumba y'uruhu iba ku mwotsi,Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije. Iminsi y'ubugingo bw'umugaragu wawe ni ingahe?Uzasohoza ryari iteka ku bangenza? Abibone badakurikiza amategeko yawe,Bandimiye amashya. Ibyo wategetse byose ni umurava,Bangenjesha ibinyoma, ntabara. Bashigaje hato bakandimbura mu isi,Ariko sinareka amategeko wigishije. Unzure nk'uko imbabazi zawe ziri,Kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije. Uwiteka, iteka ryose,Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye. Umurava wawe uhoraho ibihe byose,Wakomeje isi igumaho. Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi,Kuko byose bigukorera. Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye,Cya gihe mba nararimbuwe n'umubabaro wanjye. Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije,Kuko ari yo wanzurishije. Ndi uwawe nkiza,Kuko ndondora amategeko wigishije. Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura,Ariko nzita ku byo wahamije. Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira,Ariko amategeko yawe ni magari cyane. Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni,Ni yo nibwira umunsi ukīra. Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge,Kuko bihorana nanjye iteka. Mfite ubwenge buruta ubw'abigisha banjye bose,Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira. Ndajijuka nkarusha abasaza,Kuko njya nitondera amategeko wigishije. Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose,Kugira ngo nitondere ijambo ryawe. Simva mu mateka yawe,Kuko ari wowe wanyigishije. Amagambo yawe aryohereye ubu bugeni mu nkanka zanjye,Arusha ubuki kuryohera mu kanwa kanjye. Amategeko wigishije ampesha guhitamo,Ni cyo gituma nanga inzira z'ibinyoma zose. Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye,Ni umucyo umurikira inzira yanjye. Nararahiye ndabikomeza,Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka. Ndababazwa cyane,Uwiteka, unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Uwiteka ndakwinginze,Wemere amaturo y'akanwa kanjye ava mu rukundo,Kandi ujye unyigisha amateka yawe. Ubugingo bwanjye buri mu kaga iteka,Ariko sinibagirwa amategeko yawe. Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi,Ariko sinyobe amategeko wigishije. Ibyo wahamije nabyendeye kuba umwandu wanjye iteka,Kuko ari byo byishimo by'umutima wanjye. Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe,Iteka ryose kugeza ku mperuka. Nanga ab'imitima ibiri,Ariko amategeko yawe ndayakunda. Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira,Niringira ijambo ryawe. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,Kugira ngo nitondere ibyo Imana yanjye yategetse. Umbere ubwishingikirizo nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije,Kugira ngo mbeho ne kuzakozwa isoni n'ibyiringiro byanjye. Undamire nzaba mu mahoro,Njye nitondera amategeko wandikishije. Wasuzuguye abiyobagiza bose amategeko wandikishije,Kuko uburiganya bwabo ari ibinyoma. Ukuraho abanyabyaha bo mu isi bose nk'inkamba,Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije. Umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no kugutinya,Kandi ntinya amateka yawe. Njya nkora ibihūra n'amateka n'ibyo gukiranuka,Ntundekere abampata. Wigwatirize yuko uzagirira neza umugaragu wawe,Abībone be kumpata. Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe,N'ijambo ryawe ryo gukiranuka. Ujye ugirira umugaragu wawe ibihwanye n'imbabazi zawe,Kandi unyigishe amategeko wandikishije. Ndi umugaragu wawe umpe ubwenge,Kugira ngo menye ibyo wahamije. Igihe gikwiriye cyo gukora k'Uwiteka kirasohoye,Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe. Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse,Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza. Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye,Kandi nanga inzira z'ibinyoma zose. Ibyo wahamije ni ibitangaza,Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera. Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo,Guha abaswa ubwenge. Nasama akanwa nkahagira,Kuko nifuza amategeko yawe. Unkebuke umbabarire,Nk'uko umenyereye kubabarira abakunda izina ryawe. Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe,Gukiranirwa kose kwe kuntegeka. Uncungure ne guhatwa n'abantu,Kugira ngo nitondere amategeko wigishije. Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,Unyigishe amategeko wandikishije. Amaso yanjye atembyemo imigezi y'amazi,Kuko batitondera amategeko yawe. Uwiteka, uri umukiranutsi,Amateka yawe aratunganye. Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka,N'umurava nyakuri. Ishyaka ryanjye rirandimbuye,Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe. Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane,Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda. Ndoroheje baransuzugura,Ariko sinibagirwa amategeko wigishije. Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw'iteka ryose,Amategeko yawe ni ukuri. Agahinda n'umubabaro biranteye,Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye. Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose,Umpe ubwenge kugira ngo mbeho. Ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza,Nzitondera amategeko wandikishije. Ndagutakiye nkiza,Kugira ngo nitondere ibyo wahamije. Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka,Amagambo yawe ni yo niringira. Amaso yanjye abanziriza ibicuku,Kugira ngo nibwire ijambo ryawe. Umva ijwi ryanjye nk'uko imbabazi zawe ziri,Uwiteka, unzure nk'uko iteka ryawe riri. Abangenjesha igomwa baregereye,Bishyize kure y'amategeko yawe. Uwiteka, uri bugufi,Ibyo wategetse byose ni ukuri. Uhereye kera namenyeshejwe n'ibyo wahamije,Yuko wabikomeje iteka ryose. Ita ku mubabaro wanjye unkize,Kuko ntibagirwa amategeko yawe. Umburanire uncungure,Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Agakiza kari kure y'abanyabyaha,Kuko batarondora amategeko wandikishije. Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye,Unzure nk'uko amateka yawe ari. Abangenza n'abanzi banjye ni benshi,Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije. Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba,Kuko batitondera ijambo ryawe. Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije,Uwiteka, unzure nk'uko imbabazi zawe ziri. Indunduro y'ijambo ryawe ryose ni ukuri,Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe. Abakomeye bajya bangenzereza ubusa,Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye. Nishimira ijambo ryawe,Nk'ubonye iminyago myinshi. Nanga ibinyoma, mbyanga urunuka,Ariko amategeko yawe ndayakunda. Uko bukeye ngushimira karindwi,Amateka yawe yo gukiranuka. Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,Nta kigusha bafite. Uwiteka, njya niringira agakiza kawe,Kandi ngakora ibyo wategetse. Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije,Kandi mbikunda rwose. Njya nitondera amategeko wigishije n'ibyo wahamije,Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe. Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere,Umpe ubwenge nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe,Unkize nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije. Iminwa yanjye ivuge ishimwe,Kuko unyigisha amategeko wandikishije. Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe,Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka. Ukuboko kwawe kube kwiteguye kuntabara,Kuko nahisemo amategeko wigishije. Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe,Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye. Umutima wanjye ubeho kugira ngo ugushime,Amateka yawe antabare. Nayobye nk'intama izimiye,Shaka umugaragu wawe,Kuko ntibagirwa amategeko yawe. Indirimbo y'Amazamuka.Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,Aransubiza. Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya,N'ururimi ruriganya. Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki?Azakongēra birutaho ki? Ni imyambi ityaye y'intwari,Ni amakara y'umurotemu. Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki,Nkaba mu mahema ya Kedari. Umutima wanjye wahereye kera,Uturanye n'uwanga amahoro. Jyeweho nshaka amahoro,Ariko iyo mvuze bashaka intambara. Indirimbo y'Amazamuka.Nduburira amaso yanjye ku misozi,Gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,Waremye ijuru n'isi. Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza,Ukurinda ntazahunikira. Dore ūrinda Abisirayeli,Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe,Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Izuba ntirizakwica ku manywa,Cyangwa ukwezi nijoro. Uwiteka azakurinda ikibi cyose,Ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n'amaza,Uhereye none ukageza iteka ryose. Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Narishimye ubwo bambwiraga bati“Tujye mu nzu y'Uwiteka.” Yerusalemu,Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe. Yerusalemu,Wubatswe nk'umudugudu ufatanijwe hamwe. Aho imiryango izamuka ijya,Ari yo miryango y'Uwiteka,Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli,Kandi bashime izina ry'Uwiteka. Kuko ari ho batereka intebe z'imanza,Intebe z'inzu ya Dawidi. Nimusabire i Yerusalemu amahoro,“Abagukunda bagubwe neza. Amahoro abe imbere y'inkike zawe,Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.” Ku bwa bene data na bagenzi banjye,None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.” Ku bw'inzu y'Uwiteka Imana yacu,Nzajya ngushakira ibyiza. Indirimbo y'Amazamuka.Wowe wicara mu ijuru,Kuri wowe ni ho nuburira amaso. Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja,Nk'uko amaso y'umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja,Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu,Kugeza aho azatubabarira. Uwiteka, utubabarire utubabarire,Kuko duhāze cyane igisuzuguriro. Imitima yacu ihāze cyane,Gukobwa n'abaruhukira mu mahoro,No gusuzugurwa n'abibone. Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,Abe ari ko Abisirayeli bavuga none. Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,Ubwo abantu baduhagurukiraga, Baba baratumize bunguri tukiri bazima,Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe. Amazi aba yaraturengeye rwose,Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu, Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu. Uwiteka ahimbazwe,Utadutanze kuba nk'umuhīgo w'amenyo yabo. Ubugingo bwacu bukize nk'uko inyoni iva mu kigoyi cy'abagoyi,Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira. Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry'Uwiteka,Waremye ijuru n'isi. Indirimbo y'Amazamuka.Abiringiye UwitekaBameze nk'umusozi wa Siyoni,Utabasha kunyeganyezwa,Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk'uko imisozi igose i Yerusalemu,Ni ko Uwiteka agota abantu be,Uhereye none ukageza iteka ryose. Kuko inkoni y'ubutware y'abanyabyaha,Itazagumya kuba ku mwandu w'abakiranutsi,Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko,Gukora ibyo gukiranirwa. Uwiteka, ugirire abeza ibyiza,N'abatunganye mu mitima. Ariko abiyobagiriza mu nzira zabo zigoramye,Uwiteka azabajyanana n'inkozi z'ibibi.Amahoro abe mu Bisirayeli. Indirimbo y'Amazamuka.Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b'i Siyoni,Twari tumeze nk'abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge,N'indimi zacu zari zuzuye indirimbo.Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati“Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” Uwiteka yadukoreye ibikomeye,Natwe turishimye. Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure,Tumere nk'imigezi y'i Negebu. Ababiba barira,Bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto,Azagaruka yishima azanye imiba ye. Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka.Uwiteka iyo atari we wubaka inzu,Abayubaka baba baruhira ubusa.Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu,Umurinzi abera maso ubusa. Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare,Mugatinda cyane kuruhuka,Mukarya umutsima w'umuruho.Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka,Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga. Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri,Ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye,Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni,Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo. Indirimbo y'Amazamuka.Hahirwa uwubaha Uwiteka wese,Akagenda mu nzira ze. Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe,Uzajya wishima, uzahirwa. Umugore wawe azaba nk'umuzabibu wera cyane mu kirambi cy'inzu yawe,Abana bawe bazaba nk'uduti twa elayo,Bagose ameza yawe. Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka azahirwa. Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni,Nawe uzabona ibyiza biza kuri Yerusalemu,Iminsi yose ukiriho. Ni koko uzabona abuzukuru bawe.Amahoro abe mu Bisirayeli. Indirimbo y'Amazamuka.Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye,Abe ari ko ubwoko bw'Abisirayeli buvuga none. Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye,Ariko ntibanesheje. Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,Bahaciye impavu ndende. Uwiteka ni umukiranutsi,Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho. Abanga i Siyoni bose,Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma. Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu,Byuma bitarakura. Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye. Abahisi ntibavuge bati“Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe,Tubasabiye umugisha mu izina ry'Uwiteka.” Indirimbo y'Amazamuka.Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri. Mwami, umva ijwi ryanjye,Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye. Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa?Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri,Kugira ngo wubahwe. Ntegereza Uwiteka,Umutima wanjye urategereza,Kandi ijambo rye ni ryo niringira. Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko,Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi. Kandi ni we uzacungura ubwoko bw'Abisirayeli,Abukureho ibyo bwakiraniwe byose. Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,Kandi amaso yanjye ntagamika,Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye,Cyangwa ibitangaza byananira. Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje,Nk'uko umwana w'incuke yigwandika kuri nyina,Umutima wanjye wigwandika muri jye nk'umwana w'incuke. Wa bwoko bw'Abisirayeli we,Ujye wiringira Uwiteka,Uhereye none ukageza iteka ryose. Indirimbo y'Amazamuka.Uwiteka, ibukira Dawidi imibabaro ye yose, Yuko yarahiye Uwiteka indahiro,Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo, Ati “Ni ukuri sinzinjira munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye,Sinzurira urutara rwanjye. Sinzaha amaso yanjye ibitotsi,N'ibihene byanjye sinzabiha gusinzira, Ntarabonera Uwiteka ahantu,Ntarabonera Intwari ya Yakobo ubuturo.” Dore twumviye Efurata bakivuga,Twakibonye mu kigarama cy'i Yāri. “Twinjire mu buturo bwayo,Dusengere imbere y'intebe y'ibirenge byayo.” Uwiteka, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe,Wowe ubwawe n'isanduku y'imbaraga zawe. Abatambyi bawe bambare gukiranuka,Abakunzi bawe bavuze impundu. Ku bwa Dawidi umugaragu wawe,Ntuhēze uwo wasīze. Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y'ukuri,Ntazīvuguruza ati“Nzashyira uwo mu mbuto z'umubiri wawe ku ntebe yawe y'ubwami. Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye,N'ibyo nzahamya nkabigisha,N'abana babo bazicara ku ntebe yawe y'ubwami iteka ryose.” Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni,Yahashakiye kuba ubuturo bwe. Ati “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose,Aha ni ho nzaba kuko nahashatse. Nzaha ibyokurya byaho umugisha mwinshi,Nzahaza abakene baho umutsima. Kandi abatambyi baho nzabambika agakiza,Abakunzi banjye baho bazavuza impundu cyane. Ni ho nzamereza Dawidi ihembe,Uwo nasīze namwiteguriye itabaza. Abanzi be nzabambika isoni.Ariko kuri we ikamba rizarabagirana.” Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Dorere, erega ni byiza n'iby'igikundiro,Ko abavandimwe baturana bahuje! Bimeze nk'amavuta y'igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe,Agatembera mu bwanwa,Mu bwanwa bwa Aroni,Agatembera ku misozo y'imyenda ye. Kandi bimeze nk'ikime cyo kuri Herumoni,Kimanukira ku misozi y'i Siyoni,Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha,Ari wo bugingo bw'iteka ryose. Indirimbo y'Amazamuka.Nimuhimbaze Uwiteka, mwa bagaragu b'Uwiteka mwese mwe,Bahagarara nijoro mu nzu y'Uwiteka. Mumanike amaboko yanyu muyatunze ahera,Muhimbaze Uwiteka. Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni,Ni we waremye ijuru n'isi. Haleluya.Nimumushime, mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, Bahagarara mu nzu y'Uwiteka,Mu bikari by'inzu y'Imana yacu. Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza,Muririmbire izina rye ishimwe,Kuko ari iry'igikundiro. Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo,Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye. Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye,Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose. Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi,Mu nyanja n'imuhengeri hose. Acumbisha ibihu bikava ku mpera y'isi,Aremera imvura imirabyo,Asohora umuyaga mu bubiko bwe. Ni we wakubise abana b'imfura bo muri Egiputa arabīca,Ab'abantu n'ab'amatungo. Yohereje ibimenyetso n'ibitangaza hagati yawe Egiputa,Kuri Farawo no ku bagaragu be bose. Ni we wakubise amahanga menshi,Yica abami bakomeye: Sihoni umwami w'Abamori,Na Ogi umwami w'i Bashani,N'abami b'ibihugu by'i Kanāni bose, Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu,Umwandu w'Abisirayeli ubwoko bwe. Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose,Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose. Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe,Kandi azahindurira abagaragu be umutima. Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n'izahabu,Umurimo w'intoki z'abantu. Bifite akanwa ntibivuga,Bifite amaso ntibirora, Bifite amatwi ntibyumva,Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo. Ababirema bazahwana na byo,N'ubyiringira wese. Wa nzu y'Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka,Wa nzu y'aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka. Wa nzu y'aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka,Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka. Bahimbarize i Siyoni Uwiteka,Utuye i Yerusalemu.Haleluya. "Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. "Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime Umwami w'abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. "Nimushime Ikora ibitangaza yonyine, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyasanzuye isi hejuru y'amazi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyaremye ibiva bikomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Yaremye izuba gutwara ku manywa, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Yaremye ukwezi n'inyenyeri gutwara nijoro, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b'imfura babo ikabica, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Igakura Abisirayeli hagati yabo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Ibakujeyo intoki z'imbaraga n'ukuboko kurambutse, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Igacisha Abisirayeli hagati yayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Ariko igakunkumurira Farawo n'ingabo ze mu Nyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime iyakubise abami bakomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Ikica abami b'amapfura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Yica Sihoni umwami w'Abamori, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Yica na Ogi umwami w'i Bashani, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Itanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Umwandu w'Abisirayeli abagaragu bayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Idukiza abanzi bacu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Igaburira ibifite imibiri byose, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. "Nimushime Imana yo mu ijuru, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Twicaraga ku migezi y'i Babuloni,Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw'amazi yo hagati y'i Babuloni,Twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu,Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati“Nimuturirimbire ku ndirimbo z'i Siyoni.” Twaririmbira dute indirimbo y'Uwiteka mu mahanga? Yerusalemu, ninkwibagirwa,Ukuboko kwanjye kw'iburyo kwibagirwe gukora. Ururimi rwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye,Nintakwibuka,Nintakunda i Yerusalemu,Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi. Uwiteka, ibukira abana ba Edomu,Wa munsi w'i Yerusalemu.Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye,Nimuhasenyane n'imfatiro zaho.” Wa mukobwa w'i Babuloni we, utazabura kurimburwa,Hazahirwa uzakwitura ibihwanye n'ibyo watugiriye. Hazahirwa uzafata abana bawe bato,Akabahonda ku rutare. Zaburi ya Dawidi.Ndagushimisha umutima wose,Imbere y'ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe. Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera,Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n'umurava wawe,Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije. Umunsi nagutakiyeho waransubije,Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga. Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima,Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe. Ni koko bazaririmba inzira z'Uwiteka,Kuko icyubahiro cy'Uwiteka ari cyinshi. Kuko nubwo Uwiteka akomeye,Yita ku bicisha bugufi n'aboroheje,Ariko abibone abamenyera kure. Nubwo ngendera hagati y'amakuba n'ibyago uzanzura,Uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w'abanzi banjye,Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzankiza. Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,Ntureke imirimo y'intoki zawe. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.Uwiteka, warandondoye uramenya, Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire,Uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. Ungose inyuma n'imbere,Unshyizeho ukuboko kwawe. Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira,Kuransumba simbasha kukugeraho. Ndahungira Umwuka wawe he?Ndahungira mu maso hawe he? Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo,Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo. Nakwenda amababa y'umuseke,Ngatura ku mpera y'inyanja, Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera,Ukuboko kwawe kw'iburyo kwahamfatira. Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre,Umucyo ungose uhinduke ijoro”, N'umwijima ntugira icyo uguhisha,Ahubwo ijoro riva nk'amanywa,Umwijima n'umucyo kuri wowe ni kimwe. Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye,Wanteranirije mu nda ya mama. Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,Imirimo wakoze ni ibitangaza,Ibyo umutima wanjye ubizi neza. Igikanka cyanjye ntiwagihishwe,Ubwo naremerwaga mu rwihisho,Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi. Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose,Yategetswe itarabaho n'umwe. Mana, erega ibyo utekereza ni iby'igiciro kuri jye!Erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara biruta umusenyi ubwinshi,Iyo nkangutse turacyari kumwe. Mana, icyampa ukica abanyabyaha,Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi. Bakuvuga nabi,Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe. Uwiteka, sinanga abakwanga?Sininuba abaguhagurukira? Mbanga urwango rwuzuye,Mbagira abanzi banjye. Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, nkiza umunyabyaha,Undinde umunyarugomo. Bibwira iby'igomwa,Bakajya bateranira umurwano. Basongoye indimi zabo nk'inzoka,Ubusagwe bw'incira buri munsi y'iminwa yabo.Sela. Uwiteka, nkiza amaboko y'umunyabyaha,Undinde umunyarugomo,Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe. Abibone banteze umutego n'igisambi,Banteze ikigoyi iruhande rw'inzira,Banciriye ibico.Sela. Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.”Uwiteka, tegera ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye. Uwiteka Mwami, mbaraga z'agakiza kanjye,Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w'intambara. Uwiteka, ntiwemere ibyo umunyabyaha ashaka,Ntufashe umugambi we mubi,Kugira ngo batishyira hejuru.Sela. Ku mutwe w'abangota,Abe ari ho igomwa ry'iminwa yabo rigwa ribatwikīre. Amakara yotsa abagweho,Bajugunywe mu muriro,Bajugunywe mu nzobo ndende,Kugira ngo badahaguruka ukundi. Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi,Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura. Nzi yuko Uwiteka azacira umunyamubabaro urubanza rutunganye,N'abakene azabacira urukwiriye. Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe,Abatunganye bazatura imbere yawe. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira. Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu,No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba. Uwiteka, shyira umurinzi imbere y'akanwa kanjye,Rinda umuryango w'iminwa yanjye. Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose,Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi,Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi. Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza,Ampane biraba nk'amavuta asīga ku mutwe wanjye.Umutwe wanjye we kubyanga,Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi. Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga,Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye. Nk'uko umuntu ahinga agaca impavu,Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w'ikuzimu. Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso,Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye. Undinde umutego banteze,N'ibico by'inkozi z'ibibi. Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n'ibigoyi byabo,Ariko jyeweho mbitambuke. Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo. Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye. Ndasuka amaganya yanjye imbere ye,Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere. Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye,Ni wowe umenya inzira yanjye,Mu nzira nyuramo bantezemo umutego. Reba iburyo bwanjye umenye yuko ari nta muntu umenya,Mbuze ubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye. Uwiteka, njya ngutakira,Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye,N'umugabane wanjye mu isi y'ababaho.” Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,Kuko ncishijwe bugufi cyane,Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga. Kura umutima wanjye mu nzu y'imbohe,Kugira ngo nshime izina ryawe.Abakiranutsi bazangota,Kuko uzangirira neza. Zaburi ya Dawidi.Uwiteka, umva gusenga kwanjye,Tegera ugutwi kwinginga kwanjye,Unsubize ku bw'umurava wawe no gukiranuka kwawe. Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza,Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe. Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye,Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi,Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera. Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye,Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye. Nibutse iminsi ya kera,Nibwira ibyo wakoze byose,Ntekereza umurimo w'intoki zawe. Nkuramburira amaboko,Umutima wanjye ukugirira inyota,Nk'iy'igihugu kiruhijwe n'amapfa.Sela. Uwiteka, tebuka unsubize,Umutima wanjye urashira.Ntumpishe mu maso hawe,Kugira ngo ne guhinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo. Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,Kuko ari wowe niringira.Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,Kuko ari wowe ncururira umutima. Uwiteka, nkiza abanzi banjye,Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe. Unyigishe gukora ibyo ushaka,Kuko ari wowe Mana yanjye,Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy'ikibaya. Uwiteka, unzure ku bw'izina ryawe,Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe. Kandi urimbure abanzi banjye ku bw'imbabazi zawe,Utsembe abahata umutima wanjye,Kuko ndi umugaragu wawe. Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe,Wigishe amaboko yanjye kurasana,N'intoki zanjye kurwana. Ni we mboneramo imbabazi,Kandi ni igihome kinkingira.Ni igihome kirekire kinkingira n'umukiza wanjye,Ni ingabo inkingira n'uwo niringira,Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke. Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya?Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? Umuntu ameze nk'umwuka gusa,Iminsi ye imeze nk'igicucu gishira. Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke,Ukore ku misozi iracumba. Urabye imirabyo ubatatanye,Urase imyambi ubirukane. Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru,Undohōre unkure mu mazi y'isanzure,Unkize amaboko y'abanyamahanga. Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro,N'ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma. Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya,Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi. Ni we uha abami agakiza,Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica. Nyarura unkure mu maboko y'abanyamahanga,Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro,Ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma. Kugira ngo abahungu bacu babe nk'ibiti byikuririza,Bakiri abasore.N'abakobwa bacu bamere nk'amabuye akomeza impfuruka,Abajwe nk'uko babaza amabuye arimbisha inyumba. Ngo ibigega byacu byuzure,Birimo imyaka y'imbuto zose,Intama zacu zibyarire ibihumbi n'inzovu mu rwuri rwacu. Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye,Ngo he kugira abatwaranira mu byuho,Cyangwa abasohoka kurwana.Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo. Hahirwa ubwoko bumera butyo,Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo. Zaburi iyi y'ishimwe ni iya Dawidi.Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru,Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. Nzajya nguhimbaza uko bukeye,Nzashima izina ryawe iteka ryose. Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane,Gukomera kwe ntikurondoreka. Ab'igihe bazashimira ab'ikindi gihe imirimo yawe,Bababwire iby'imbaraga wakoze. Nzavuga ubwiza bw'icyubahiro cyo gukomera kwawe,N'imirimo itangaza wakoze. Abantu bazavuga imbaraga z'imirimo yawe iteye ubwoba,Nanjye nzavuga gukomera kwawe. Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi,Baririmbe gukiranuka kwawe. Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe,Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. Uwiteka agirira neza bose,Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose. Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima,Abakunzi bawe bazaguhimbaza. Bazavuga icyubahiro cy'ubwami bwawe,Bamamaze imbaraga zawe, Kugira ngo bamenyeshe abantu iby'imbaraga yakoze,N'icyubahiro cy'ubwiza cy'ubwami bwe. Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose,Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose. Uwiteka aramira abagwa bose,Yemesha abahetamye bose. Amaso y'ibintu byose aragutegereza,Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. Upfumbatura igipfunsi cyawe,Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose. Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose,Ni umunyarukundo mu mirimo ye yose. Uwiteka aba hafi y'abamutakira bose,Abamutakira mu by'ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka,Kandi azumva gutaka kwabo abakize. Uwiteka arinda abamukunda bose,Ariko abanyabyaha bose azabarimbura. Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry'Uwiteka,Abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose. Haleluya.Mutima wanjye, shima Uwiteka. Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo. Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa umwana w'umuntu wese,Utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,Uwo munsi imigambi ye igashira. Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,Akiringira Uwiteka Imana ye. Ni we waremye ijuru n'isi,N'inyanja n'ibibirimo byose,Akomeza umurava iteka ryose. Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa,Agaburira abashonji ibyokurya,Uwiteka ni we ubohora imbohe. Uwiteka ni we uhumura impumyi,Uwiteka ni we wemesha abahetamye,Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi. Uwiteka ni we urinda abasuhuke,Aramira impfubyi n'umupfakazi,Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka. Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.Haleluya. Haleluya,Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe,Ni ukw'igikundiro kandi gushima kurakwiriye. Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu,Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli. Akiza abafite imitima imenetse,Apfuka inguma z'imibabaro yabo. Abara inyenyeri,Azita amazina zose. Umwami wacu arakomeye,Ni umunyambaraga nyinshi,Ubwenge bwe ntibugira akagero. Uwiteka aramira abanyamubabaro,Acisha abanyabyaha bugufi akabageza hasi. Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze,Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe. Itwikirize ijuru ibicu,Itunganiriza ubutaka imvura,Imeza ubwatsi ku misozi. Igaburira amatungo ibyokurya byayo,N'ibyana by'ibikona bitaka. Imbaraga z'ifarashi si zo Imana yishimira,Amaguru y'umuntu si yo inezererwa. Uwiteka anezererwa abamwubaha,Anezererwa abategereza imbabazi ze. Yerusalemu, shima Uwiteka,Siyoni, shima Imana yawe. Kuko yakomeje ibihindizo by'amarembo yawe,Yahaye umugisha abana bawe bo muri wowe. Agira igihugu cyawe kuba icy'amahoro,Aguhaza amasaka ahunze. Yohereza itegeko rye mu isi,Ijambo rye ryiruka vuba cyane. Atanga shelegi nk'ubwoya bw'intama,Asandaza ikime cy'imbeho nk'ivu. Ajugunya urubura rwe nk'ubuvungukira,Ni nde ubasha kurwanya imbeho ze? Yohereza ijambo rye akabiyagisha,Ahuhisha umuyaga we amazi agatemba. Amenyesha Abayakobo ijambo rye,Amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n'amateka ye. Nta rindi shyanga yagiriye atya,Amateka ye ntibayamenye.Haleluya. Haleluya.Nimushimire Uwiteka mu ijuru,Nimumushire ahantu ho mu ijuru. Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime,Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime. Mwa zuba n'ukwezi mwe, nimumushime,Mwa nyenyeri z'umucyo mwe, nimumushime. Wa juru risumba amajuru we, mushime,Nawe mazi yo hejuru y'ijuru. Bishimire izina ry'Uwiteka,Kuko ari we wategetse bikaremwa. Kandi yabikomereje guhama iteka ryose,Yategetse itegeko ridakuka. Nimushimire Uwiteka mu isi,Mwa bifi mwe n'imuhengeri hose. Nawe muriro n'urubura na shelegi n'igihu,Nawe muyaga w'ishuheri, usohoza ijambo rye. Namwe misozi miremire n'udusozi twose,Namwe biti byera imbuto ziribwa n'imyerezi yose. Namwe nyamaswa n'amatungo yose,Namwe bikururuka n'inyoni zifite amababa. Namwe bami bo mu isi n'amahanga yose,Namwe abakomeye n'abacamanza bo mu isi mwese. Namwe basore n'inkumi,Namwe basaza n'abana. Bishimire izina ry'Uwiteka,Kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru,Icyubahiro cye kiri hejuru y'isi n'ijuru. Kandi yashyiriye hejuru ubwoko bwe ihembe,Ni byo ashimirwa n'abakunzi be bose,Ari bo bana ba Isirayeli,Ubwoko bumuri bugufi.Haleluya. Haleluya.Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry'abakunzi be. Ubwoko bw'Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo,Abana b'i Siyoni bishimire Umwami wabo. Bashimishe izina rye imbyino,Bamuririmbishirize ishimwe,Batambira ishako, batengerera inanga. Kuko Uwiteka anezererwa abantu be,Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza. Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye,Baririmbishwe n'ibyishimo,Baririmbire ku mariri yabo. Ishimwe ryo gusingiza Imana ribe mu mihogo yabo,N'inkota ibe mu ntoki zabo, yo guhōrēsha amahanga,No guhanisha amoko ibihano Bakabohesha abami bayo iminyururu,N'abanyacyubahiro bayo imihama, Kugira ngo babasohozeho iteka ryanditswe,Icyo ni icyubahiro cy'abakunzi be bose.Haleluya. Haleluya.Mushimire Imana ahera hayo,Muyishimire mu isanzure ry'imbaraga zayo. Muyishimire iby'imbaraga yakoze,Muyishime nk'uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. Muyishimishe ijwi ry'impanda,Muyishimishe nebelu n'inanga. Muyishimishe ishako n'imbyino,Muyishimishe ibifite imirya n'imyironge. Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato,Muyishimishe ibyuma birenga. Ibihumeka byose bishime Uwiteka.Haleluya. Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w'Abisirayeli. Ni iyo kumenyesha ubwenge n'ibibwirizwa,Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga. Ni yo ihesha ubwenge bw'imigenzereze,No gukiranuka no gutunganya no kutabera. Ni yo iha umuswa kujijuka,N'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga, Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge,Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye. Amenye gusobanura imigani n'amarenga,Kandi n'amagambo n'ibisakuzo by'abanyabwenge. Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n'ibibwiriza. Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka. Bizakubera imitamirizo y'imbabazi ku mutwe,N'imikufi mu ijosi. Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere. Nibavuga bati “Ngwino tujyane,Twubikirire kuvusha amaraso,Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa, Tubamire bunguri ari bazima nk'uko imva imira abantu,Ndetse ari bataraga nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo, Tuzabona ibintu byiza byinshi,Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago, Uzakubira hamwe natwe,Twese tuzagire uruhago rumwe.” Mwana wanjye, ntukajyane na bo,Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo, Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,Kandi bihutira kuvusha amaraso. Gutega umutego ikiguruka kiwureba,Ni ukurushywa n'ubusa. Amaraso bubikira ni ayabo,Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico. Uko ni ko inzira z'urarikira indamu wese zimeze,Iryo rari ryica bene ryo. Bwenge arangururira mu nzira,Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro, Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo,Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo: “Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,N'abapfu mukanga kumenya ubwenge? Nimuhindurwe n'imiburo yanjye,Dore nzabasukaho umwuka wanjye,Nzabamenyesha amagambo yanjye. Narabahamagaye muraninira,Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho. Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose,No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho. Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago,Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho. Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru,Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,Igihe umubabaro n'uburibwe bizabageraho. “Ni bwo bazantakambira nkabihorera,Bazanshakana umwete ntibazambona. Kuko banze kumenya,Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka. Ntibemeye inama zanjye,Bahinyuye guhana kwanjye kose. Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo,Kandi bazahazwa n'imigambi yabo. Ubuhemu bw'abaswa buzabicisha,Kandi kugubwa neza kw'abapfu kuzabarimbura. Ariko unyumvira wese azaba amahoro,Adendeze kandi atikanga ikibi.” Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,Ugakomeza amategeko yanjye, Bituma utegera ubwenge amatwi,Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka, Niba uririra ubwenge bwo guhitamo,Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka, Ukabushaka nk'ifeza,Ubugenzura nk'ugenzura ubutunzi buhishwe, Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo,Ukabona kumenya Imana. Uwiteka ni we utanga ubwenge,Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka. Abikira abakiranutsi agakiza,Abagendana umurava ababera ingabo, Kugira ngo arinde amayira y'imanza zitabera,Kandi atunganye inzira z'abera be. Ni bwo uzamenya gukiranuka n'imanza zitabera,No gutungana ndetse n'inzira zose zitunganye. Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe,Kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe. Amakenga azakubera umurinzi,Kujijuka kuzagukiza, Kugira ngo bigukure mu nzira y'ibibi,No mu bantu bavuga iby'ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye,Bakagendera mu nzira z'umwijima. Banezezwa no gukora ibibi,Kandi bakishimira ubugoryi bw'abanyabyaha. Bagendera mu nzira zigoramye,Bakaba ibigande mu migenzereze yabo. Nuko uzakizwa umugore w'inzaduka,Ndetse uw'inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye, Wari wahukanye n'uwamurongoye mu bukumi bwe,Akirengagiza isezerano ry'Imana ye, Kuko inzu ye yerekeye urupfu,Kandi inzira ze zigana ikuzimu. Mu bamugenderera nta n'umwe ugaruka,Kandi ntabwo basubira mu nzira z'ubugingo. Byose ubimenye neza,Kugira ngo ubone kugendera mu nzira z'abantu bitonda,No gukomeza imigenzereze y'abakiranutsi. Abakiranutsi bazatura mu isi,Kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z'ibibi zizacibwa mu isi,Kandi abariganya bazayirandurwamo. Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, Kuko bizakungurira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe,Ukazarama ndetse ukagira n'amahoro. Imbabazi n'umurava bye kukuvaho,Ubyambare mu ijosi,Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe. Ni bwo uzagira umugisha n'ubwenge nyakuri,Mu maso y'Imana n'abantu. Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Ntiwishime ubwenge bwawe,Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha. Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga,Ukagira imisokoro mu magufwa yawe. Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe,N'umuganura w'ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,Kandi imivure yawe izasendera imitobe. Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka, Kandi ntiwinubire n'uko yagucyashye, Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,Nk'uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana. Hahirwa umuntu ubonye ubwenge,N'umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza,Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani,Kandi mu byo wakwifuza byose,Nta na kimwe cyabuca urugero. Mu kuboko kwabwo kw'iburyo bufite kurama,No mu kw'ibumoso bufite ubutunzi n'icyubahiro. Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza,Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo,Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha. Uwiteka yaremesheje isi ubwenge,Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga. Ku bwo kumenya kwe amasōko y'ikuzimu yaratobotse,Kandi ibicu bitonyanga ikime. Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda,Ntibive imbere y'amaso yawe. Nuko bizaramisha ubugingo bwawe,Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo. Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro,Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara. Nuryama ntuzagira ubwoba,Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza. Ntutinye ibiteye ubwoba by'inzaduka,Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje. Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro,Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa. Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime,Niba bigushobokera. Ntukarerege mugenzi wawe uti“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,Kandi ubifite iruhande rwawe. Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,Ubwo muturanye amahoro. Ntugatongane n'umuntu mupfuye ubusa,Niba nta cyo yagutwaye. Ntukagirire umunyarugomo ishyari,Mu nzira ze ntugire n'imwe ukurikiza, Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,Ariko ibanga rye rimenywa n'abakiranutsi. Umuvumo w'Uwiteka uhora mu rugo rw'umunyabyaha,Ariko ubuturo bw'umukiranutsi abuha umugisha. Ni ukuri agaya abakobanyi,Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi. Umunyabwenge azaragwa ubwiza,Ariko isoni zizaba igihembo cy'abapfu. Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha,Mushishikarire kwiga ubuhanga. Ntimukareke amategeko yanjye,Kuko mbigisha ibyigisho byiza. Nabereye data umwana,Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. Yaranyigishaga akambwira ati“Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe,Witondere amategeko yanjye,Ubone kubaho. Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga,Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. Ntubureke buzakurinda,Ubukunde buzagukiza. Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi,Nuko rero shaka ubwenge,Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Ubukuze na bwo buzagukuza,Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro. Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo,Buzakwambika ikamba ry'ubwiza.” Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye,Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira. Nakwigishije ingeso z'ubwenge,Nakuyoboye mu nzira zitunganye. Nugenda intambwe zawe ntizizateba,Kandi niwiruka ntuzasitara. Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke,Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe. Ntukajye mu nzira y'inkozi z'ibibi,Kandi ntukagendere mu migenzereze y'abantu babi. Ujye uyitaza ntuyinyuremo,Uyiteshuke uce mu yindi. Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi,Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha, Kuko barya umutsima wo gukiranirwa,Kandi banywa vino y'urugomo. Ariko inzira y'umukiranutsi ni nk'umuseke utambitse,Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y'ihangu. Inzira y'abanyabyaha ni nk'umwijima,Ntibazi ikibasitaza. Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye,Tegere ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y'amaso yawe,Ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye,Bikaba umuze muke w'umubiri wabo wose. Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho. Ikureho umunwa uvuga iby'ubugome,Kandi ururimi ruvuga iby'ubugoryi urushyire kure yawe. Boneza amaso imbere yawe,Ugumye uhatumbire. Tunganya inzira y'ibirenge byawe,Kandi imigendere yawe yose ikomezwe. Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso,Ukure ikirenge cyawe mu bibi. Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye,Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye, Kugira ngo uhore witonda,Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge. Kuko iminwa y'umugore w'inzaduka itonyanga ubuki,Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha, Ariko hanyuma asharīra nk'umuravumba,Agira ubugi nk'ubw'inkota ityaye. Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu,Intambwe ze ziherera ikuzimu. Bituma atabona inzira y'ubugingo itunganye,Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi. Noneho bahungu banjye, nimunyumvire,Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye. Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore,Kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye, Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi,Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo. Abashyitsi be guhazwa n'ibiguturukamo,Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y'umunyamahanga. Amaherezo ukazaboroga,Umubiri wawe umaze gushiraho, Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa!Umutima wanjye ukanga guhanwa. Sinumviye amajwi y'abanyigishaga,Kandi sintegere amatwi abampuguraga. Nari ngiye kurohama mu bibi byose,Imbere ya rubanda ndetse n'imbere y'iteraniro.” Ujye unywa amazi y'iriba ryawe,Amazi ava mu isōko wifukuriye. Mbese amasōko yawe yasandarira hanze,N'imigezi yawe yatemba mu mayira? Bibe ibyawe bwite,Kandi ntubikorere ku nzaduka. Isōko yawe ihirwe,Kandi wishimire umugore w'ubusore bwawe. Nk'imparakazi ikundwa n'isirabo nziza,Amabere ye ahore akunezeza,Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe. Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w'inzaduka,Ukagira ngo uhoberane na we? Kuko imigendere y'umuntu iri imbere y'amaso y'Uwiteka,Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose. Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe,Kandi azakomezwa n'ingoyi z'icyaha cye. Azapfa azize ko yanze kwigishwa,Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba. Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe,Cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga, Uba ufashwe n'indahiro warahiye,Ukaba uboshywe n'amagambo y'ururimi rwawe. Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize,Ubwo waguye mu maboko y'umuturanyi wawe,Genda wicishe bugufi umwinginge. Ntureke amaso yawe agoheka,Ntuhunikire. Ikize nk'isirabo iva mu maboko y'umuhigi,Nk'inyoni iva mu kuboko k'umutezi. Wa munyabute we, sanga ikimonyo,Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi,Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga. Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we?Uzakanguka ryari? Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya,Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” Nuko ubukene buzakugeraho nk'umwambuzi,N'ubutindi bugutere nk'ingabo. Umuntu w'ikiburaburyo, umuntu w'inkozi y'ibibi,Ni we ugendana umunwa ugoreka, Akicirana amaso akavugisha ibirenge,Agacisha amarenga intoki ze. Umutima we urimo ubugoryi,Ahorana imigambi yo gukora ibibi,Akabiba ibiteranya. Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura,Azavunika vuba kandi ntazungwa. Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi,Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi: Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya,Amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, Umutima ugambirira ibibi,Amaguru yihutira kugira urugomo, Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma,N'uteranya abavandimwe. Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse,Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije. Uhore ubikomeje ku mutima wawe,Ubyambare mu ijosi. Nugenda bizakuyobora,Nujya kuryama bizakurinda,Kandi nukanguka bizakubwiriza. Kuko itegeko ari itabaza,amategeko ari umucyo,Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y'ubugingo. Byakurinda umugore w'inkozi z'ibibi,No gushyeshya ku ururimi rw'umunyamahangakazi, We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe,Kandi ntukunde ko akwicira ijisho. Kuko maraya akenesha umuntu,Agasigara ku gasate k'umutsima,Kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw'igiciro cyinshi. Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye,Imyambaro ye ntishye? Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka,Ibirenge bye ntibibabuke? Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we,Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano. Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n'inzara, Ariko iyo afashwe abiriha karindwi,Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose. Usambana n'umugore nta mutima afite,Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe. Inguma no gukorwa n'isoni ni byo azabona,Kandi umugayo we ntuzahanagurwa. Kuko ifuhe ry'umugabo w'umugore ari uburakari bukaze,Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra. Ntazita ku mpongano,Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi. Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye,Kandi amategeko yanjye uyizirike. Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho,N'ibyigisho byanjye ubirinde nk'imboni y'ijisho ryawe. Ubihambire ku ntoki zawe,Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe. Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”,N'ubuhanga ubwite incuti yawe. Kugira ngo bikurinde umugore w'inzanduka,N'umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye. Nari mpagaze ku tubambano tw'idirishya ry'inzu yanjye ndunguruka, Nuko ndeba mu baswa,Nitegereje mu basore,Mbona umusore utagira umutima, Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya maraya,Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye, Ari mu kabwibwi bugorobye,Ageza mu mwijima w'igicuku. Maze umugore aramusanganira,Yambaye imyambaro y'abamaraya,Kandi afite umutima w'ubucakura. Ni umugore usamara kandi ntiyifata,Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro,Kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose. Nuko aramufata aramusoma,Avugana na we adafite imbebya ati “Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro,Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza kugusanganira,Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye. Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye,Bidozweho amabara y'ubudodo bwo muri Egiputa. Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza,Ishangi n'umusagavu na mudarasini. Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,Twinezeze mu by'urukundo. Kuko umugabo wanjye atari imuhira,Yazindukiye mu rugendo rwa kure. Yajyanye uruhago rw'impiya,Kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha.” Nuko amushukisha akarimi ke kareshya,Amukuruza kuryarya k'ururimi rwe. Aherako aramukurikira,Nk'ikimasa kigiye kubagwa,Cyangwa nk'umusazi uboshywe ajya guhanwa. Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,Ameze nk'inyoni yihutira kugwa mu mutego,Itazi ko yategewe ubugingo bwayo. None rero bahungu banjye muntegere amatwi,Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze,Ntukayobere mu migenzereze ye. Kuko yagushije benshi abakomeretsa,Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w'ingabo munini. Inzu ye ni inzira igana ikuzimu,Imanuka ijya mu buturo bw'urupfu. Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru,Akarangurura ijwi ry'ubuhanga? Ahagaze mu mpinga z'imisozi,Mu mahuriro y'inzira. Mu marembo no mu miharuro y'umurwa,Ashyira ejuru ari mu bikingi by'amarembo ati “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara,N'abana b'abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira. Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke,Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe. Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye,Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye. Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri,Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye. Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka,Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo. Asobanukira ujijutse,Kandi atunganira ababonye ubwenge. Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha,Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani,Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo. Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye,Mfite ubwenge bwo kugenzura. Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi,N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga. Ni jye nyir'inama no kumenya gutunganye,Ni jye Muhanga kandi mfite n'ububasha. Ni jye wimika abami,Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera. Ni jye uha abatware gutwara,N'imfura na zo ndetse n'abacamanza bo mu isi bose. Nkunda abankunda,Kandi abanshakana umwete bazambona. Ubukire n'icyubahiro biri iwanjye,Kandi n'ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Imbuto zanjye ziruta izahabu,ni ukuri ziruta izahabu nziza,Kandi indamu yanjye iruta ifeza y'indobanure. Ngendera mu nzira yo gukiranuka,No mu nzira z'imanza zitabera, Kugira ngo ntungishe abankunda,Nuzuze ububiko bwabo. “Uwiteka mu itangira ry'imirimo ye yarangabiye,Ataragira icyo arema. Uhereye kera kose narimitswe,Uhereye mbere na mbere isi itararemwa. Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe,Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka. Imisozi miremire itarahagarikwa,Iyindi itarabaho naragaragajwe. Yari itararema isi no mu bweru,N'umukungugu w'isi utaratumuka. Igihe yaringanije amajuru nari mpari,Igihe yashingaga urugabano rw'ikuzimu, Mu gihe yakomereje ijuru hejuru,No mu gihe amasōko y'ikuzimu yahawe imbaraga, Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo,Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo,Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z'isi. Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga,Kandi nari umunezero wayo iminsi yose,Ngahora nezerewe imbere yayo, Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo,Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu. “Nuko rero bana banjye nimunyumvire,Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye. Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge,Ntimubwange. Hahirwa umuntu unyumvira,Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose,Agategerereza ku nkomo z'imiryango yanjye. Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo,Kandi azahabwa umugisha n'Uwiteka, Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe,Abanyanga bose baba bakunze urupfu.” Bwenge yubatse inzu ye,Yabaje inkingi zayo ndwi, Abaga amatungo ye,Akangaza vino ye,Aringaniza n'ameza ye. Maze atuma abaja be,Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa, Ati “Umuswa wese nagaruke hano.”Abwira utagira umutima ati “Ngwino urye ku mutsima wanjye,Kandi unywe kuri vino nakangaje. Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe,Kandi mugendere mu nzira y'ubuhanga. “Ucyaha umukobanyi aba yikoza isoni,Kandi uhana umunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi. Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga,Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda. Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge,Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya. “Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga. Ni jye uzakugwiriza iminsi,Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe. Niba uri umunyabwenge,Ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe,Kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe.” Umugore upfapfana arasakuza,Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya, Yicara mu muryango w'inzu ye,Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa, Agira ngo ahamagare abahita,Baromboreje mu nzira zabo ati “Umuswa wese agaruke hano.”Abwira utagira umutima ati “Amazi yibwe araryoshye,Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.” Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari,Kandi abo yararitse bari mu mworero w'ikuzimu. Imigani ya Salomo.Umwana w'umunyabwenge anezeza se,Ariko umwana upfapfana ababaza nyina. Ubutunzi bubi nta cyo bumara,Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n'inzara,Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira. Ukoresha ukuboko kudeha azakena,Ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge,Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni. Amahirwe ari ku mutwe w'umukiranutsi,Ariko urugomo rutwikira akanwa k'abakiranirwa. Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha,Ariko izina ry'umunyabyaha ryo rizabora. Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko,Ariko umupfu w'umunyamagambo azagwa. Ugenda atunganye aba agenda akomeye,Ariko uyobya inzira ze azamenyekana. Uwicanirana amaso atera umubabaro,Kandi umupfu w'umunyamagambo azagwa. Akanwa k'umukiranutsi ni isōko y'ubugingo,Ariko urugomo rupfuka umunwa w'abanyabyaha. Urwangano rubyutsa intonganya:Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose. Ku munwa w'ujijutse haboneka ubwenge,Ariko ibitugu by'udafite umutima bihanishwa inkoni. Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya,Ariko akanwa k'umupfapfa ni akaga karimbura vuba. Ubutunzi bw'umukire bumubera umudugudu ukomeye,Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo. Umurimo w'umukiranutsi werekeye ku bugingo,Inyungu z'umunyabyaha zerekeye ku byaha. Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y'ubugingo,Ariko uwanga gucyahwa arayoba. Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya,Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu. Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge. Ururimi rw'umukiranutsi ni ifeza y'indobanure,Umutima w'inkozi y'ibibi ni uw'umumaro muke. Umunwa w'umukiranutsi ugaburira benshi,Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge. Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,Kandi nta mubabaro yongeraho. Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino,Ariko umuhanga yishimira ubwenge. Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho,Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa. Nk'uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera,Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka. Nk'uko umushari wa vino usharirira akanwa,Kandi nk'uko umwotsi ubabaza amaso,Ni ko umunyabute amerera abamutuma. Kūbaha Uwiteka gutera kurama,Ariko imyaka y'umunyabyaha izatuba. Kwiringira k'umukiranutsi ni umunezero,Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera. Uburyo bw'Uwiteka bubera abatunganye igihome,Ariko ku nkozi z'ibibi ni ukurimbuka. Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa,Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi. Akanwa k'umukiranutsi kavamo ubwenge,Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.32 Umunwa w'umukiranutsi uzi ibishimwa,Ariko akanwa k'umunyabyaha kavuga iby'ubugoryi. Urugero rw'uburiganya ni ikizira ku Uwiteka,Ariko ibipimisho by'ukuri biramunezeza. Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza,Ariko ubwenge bufitwe n'abicisha bugufi. Gutungana kw'abakiranutsi kuzabayobora,Ariko ubugoryi bw'abariganya buzabarimbura. Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w'uburakari,Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. Gukiranuka k'umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira,Ariko umunyabyaha azagushwa n'ibyaha bye. Gukiranuka kw'abatunganye kuzabarokora,Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo. Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize,Kandi ibyiringiro by'abakiranirwa biba bishiranye na bo. Umukiranutsi akizwa amakuba,Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye. Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke,Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe.Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima, Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga. Umugisha w'abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru,Ariko usenywa n'akanwa k'umunyabyaha. Ugaya umuturanyi we nta mutima agira,Ariko umuntu ujijutse we aricecekera. Ugenda azimura agaragaza ibihishwe,Ariko ufite umutima w'umurava ntamena ibanga. Aho abayobora b'ubwenge batari abantu baragwa,Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro. Uwishingira uwo atazi bizamubabaza,Ariko uwanga kwishingira aba amahoro. Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro,Kandi abagabo b'abanyamaboko babona ubutunzi. Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza.Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we. Umunyabyaha ahabwa ibihembo by'ibishukano,Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by'ukuri. Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu. Abafite umutima w'ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,Ariko anezezwa n'abagenda batunganye. Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,Ariko urubyaro rw'umukiranutsi ruzakizwa. Umugore w'uburanga bwiza utagira umutima,Ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu mazuru y'ingurube. Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa,Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari. Hari umuntu utanga akwiragiza,Nyamara akarushaho kunguka.Kandi hari uwimana birenza urugero,Ariko we bizamutera ubukene gusa. Umunyabuntu azabyibuha,Kandi uvomera abandi na we azavomerwa. Uwimana amasaka azavumwa na rubanda,Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira. Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa,Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka. Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa,Ariko umukiranutsi azatoha nk'ikibabi kibisi. Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga,Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge. Imbuto z'umukiranutsi ni igiti cy'ubugingo,Kandi umunyabwenge agarura imitima. Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi.Nkanswe abakiranirwa n'abanyabyaha. Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge,Ariko uwanga guhanwa aba asa n'inka. Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka,Ariko azatsinda ugambirira ibibi. Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi,Kandi umuzi w'umukiranutsi ntuzarandurwa. Umugore w'ingeso nziza abera umugabo we ikamba,Ariko ukoza isoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye. Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye,Ariko inama z'umunyabyaha ni uburiganya. Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso,Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora. Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho,Ariko urugo rw'umukiranutsi ruzakomera. Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri,Ariko ufite umutima ugoramye azagawa. Umuntu woroheje ariko afite akagaragu,Aruta umwirasi utagira ikimutunga. Umukiranutsi yita ku matungo ye,Ariko imbabazi z'umunyabyaha ni umwaga. Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije,Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima. Umunyabyaha yifuza gutungwa n'iminyago y'ababi,Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto. Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego,Ariko umukiranutsi azakira amakuba. Imbuto z'ibituruka mu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza,Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye. Imirimo y'umupfu ihora imutunganira,Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama. Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba,Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi. Uvuga iby'ukuri yerekana gukiranuka,Ariko umugabo w'indarikwa avuga ibinyoma. Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota,Ariko ururimi rw'umunyabwenge rurakiza. Ikivuzwe cy'ukuri kiraramba,Ariko iby'ururimi rubeshya bishira vuba. Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi,Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero. Nta cyago kizaba ku mukiranutsi,Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi. Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri. Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe,Ariko umutima w'abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo. Ukuboko k'umunyamwete kuzatwara,Ariko ukuboko k'umunyabute kuzakoreshwa uburetwa. Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro,Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima. Umukiranutsi ayobora umuturanyi we,Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya. Umunyabute ntahigura umuhigo we,Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini. Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo,No mu mayira yako nta rupfu rubamo. Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigishaAriko umukobanyi ntiyemera guhanwa. Umuntu azahazwa ibyiza n'imbuto zituruka mu kanwa ke,Ariko ubugingo bw'abagambana buzahazwa urugomo. Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe,Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka. Umutima w'umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone,Ariko umutima w'umunyamwete uzahazwa. Umukiranutsi yanga ibinyoma,Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni. Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze,Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha. Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite,Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane. Incungu y'ubugingo bw'umuntu ni ubutunzi bwe,Ariko umukene nta cyo akangishwa. Umucyo w'umukiranutsi uranezeza,Ariko urumuri rw'umunyabyaha ruzazima. Ubwibone butera intonganya gusa,Ariko ubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza. Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka,Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka. Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara,Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo. Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka,Ariko uwumvira itegeko azagororerwa. Kwigisha kw'abanyabwenge ni isōko y'ubugingo,Gutuma umuntu ava mu mitego y'urupfu. Kumenya gutunganye gutera igikundiro,Ariko inzira z'abagambanyi zirarushya. Umunyamakenga wese akorana ubwenge,Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe. Intumwa mbi igwa mu kaga,Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza. Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni,Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa. Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima,Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi. Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa. Ibyago bikurikirana abanyabyaha,Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza. Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be,Kandi ubutunzi bw'abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi. Imyaka myinshi iva mu mirima y'abakene,Ariko hari ikeneshejwe n'akarengane. Urinda umwana inkoni aba amwanze,Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare. Umukiranutsi ararya agahaga,Ariko inda y'umunyabyaha izasonza. Umugore w'umutima wese yubaka urugo,Ariko umupfu we ubwe ararusenya. Ugenda atunganye yubaha Uwiteka,Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye. Akarimi k'umupfu w'umwibone gasemera umusaya,Ariko ururimi rw'abanyabwenge rurabakiza. Urugo rutarimo inka rubamo isuku,Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka. Umuhamya w'ukuri ntabeshya,Ariko umugabo w'indarikwa arabeshya. Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone,Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge. Nusanga umupfapfa,Nta jambo ry'ubwenge uzamwumvana. Ubwenge bw'umunyamakenga ni ukumenya inzira ye,Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ukuriganya. Abapfapfa bahinyura igitambo cy'ibyaha,Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n'Imana. Umutima wiyiziho uwawo mubabaro,Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo. Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa,Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera. Hariho inzira itunganiye umuntu,Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu. Naho aseka mu mutima we harimo agahinda,Kandi amaherezo y'ibitwenge ni ugushavura. Usubira inyuma mu mutima azahazwa n'ibyo akurikiye,Ariko umuntu mwiza azahazwa n'ibimuturukamo. Umuswa yemera ikivuzwe cyose,Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura. Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga,Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge,Akagira umutima udatinya. Uwihutira kurakara azakora iby'ubupfu,Kandi uw'imigambi mibi baramwanga. Abaswa baragwa ubupfu,Ariko ikamba ry'abanyamakenga ni ubuhanga. Umubi yikubita hasi imbere y'umwiza,N'abanyabyaha bapfukama mu marembo y'abakiranutsi. Umukene arangwa ndetse n'abaturanyi be bakamubonerana,Ariko umukire agira incuti nyinshi. Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha,Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe. Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava. Umurimo wose utera inyungu,Ariko amazimwe y'ururimi atera ubukene agatubya. Ikamba ry'abanyabwenge ni ubutunzi bwabo,Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ubupfu gusa. Umuhamya w'ukuri akiza ubugingo bw'abantu,Ariko uvuga ibinyoma arashukana. Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye,Kandi abana be bazabona ubuhungiro. Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo,Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu. Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane,Ariko iyo ababuze aba arimbutse. Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi,Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu. Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri,Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufwa. Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye,Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye. Umunyabyaha anyitswa n'ibibi bye akora,Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe. Ubwenge buba mu mutima w'ujijutse,Ariko ibiri mu mutima w'umupfapfa biramenyekana. Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru,Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose. Ineza y'umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge,Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni. Gusubizanya ineza guhosha uburakari,Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. Ururimi rw'abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye,Ariko akanwa k'abapfapfa gasesagura ubupfu. Amaso y'Uwiteka aba hose,Yitegereza ababi n'abeza. Ururimi rukiza ni igiti cy'ubugingo,Ariko urugoreka rukomeretsa umutima. Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana,Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga. Mu nzu y'umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi,Ariko indamu y'umunyabyaha ibamo ibyago. Ururimi rw'umunyabwenge rwamamaza ubuhanga,Ariko umutima w'umupfapfa si ko ukora. Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza. Inzira y'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,Ariko akunda ukurikira gukiranuka. Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza,Kandi uwanga gucyahwa azapfa. Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y'Uwiteka,Nkanswe ibiri mu mitima y'abantu. Umukobanyi ntakunda gucyahwa,Kandi ntagenderera abanyabwenge. Umutima unezerewe ukesha mu maso,Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe. Umutima w'ujijutse ushaka ubwenge,Ariko akanwa k'abapfapfa gatungwa n'ubupfu. Iminsi y'umunyamubabaro yose ni mibi,Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori. Uduke turimo kūbaha Uwiteka,Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara. Kugaburirwa imboga mu rukundo,Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango. Umunyamujinya abyutsa intonganya,Ariko utihutira kurakara arazihosha. Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimo amahwa,Ariko inzira y'umukiranutsi ni nyabagendwa. Umwana ufite ubwenge anezeza se,Ariko umupfapfa asuzugura nyina. Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge,Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye. Aho inama itari imigambi ipfa ubusa,Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa. Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi,Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza! Ku munyabwenge inzira y'ubugingo irazamuka,Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye. Uwiteka azasenya urugo rw'umwibone,Ariko azakomeza urubibi rw'umupfakazi. Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka,Ariko amagambo anezeza aramutunganira. Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo,Ariko uwanga impongano azarama. Umutima w'umukiranutsi utekereza icyo ari busubize,Ariko akanwa k'umunyabyaha gasesagura ibigambo. Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi,Ariko yumva gusaba k'umukiranutsi. Amaso akeye anezeza umutima,Kandi inkuru nziza zikomeza intege. Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo,Azaba mu banyabwenge. Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe,Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo,Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka. Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye,Ariko Uwiteka ni we ugera imitima. Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,Ni ho imigambi yawe izakomezwa. Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo,Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w'amakuba. Umuntu wese w'ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka,Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa. Imbabazi n'ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa,Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi. Iyo imigenzereze y'umuntu inezeza Uwiteka,Atuma n'abanzi be buzura na we. Uduke turimo gukiranuka,Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa. Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe,Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze. Amateka ameze nk'ay'Imana aba ku rurimi rw'umwami,Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza. Iminzani n'ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby'Uwiteka,Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we. Ni ikizira ku bami gukora ibibi,Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka. Ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami,Kandi bagakunda uvuga ibitunganye. Uburakari bw'umwami ni intumwa y'urupfu,Ariko umunyabwenge arabuhosha. Iyo mu maso h'umwami hakeye bitera ubugingo,Kandi urukundo rwe rusa n'igicu kimanura imvura y'umuhindo. Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu,Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza. Inzira nyabagendwa y'abakiranutsi ni ukureka ibibi,Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe. Kwibona kubanziriza kurimbuka,Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa. Ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n'aboroheje,Kuruta kugabana iminyago n'abibone. Uwitondera Ijambo azabona ibyiza,Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa. Ufite umutima w'ubwenge azitwa umunyamakenga,Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga. Ubwenge bubera nyirabwo isōko y'ubugingo,Ariko ikibabaza abapfapfa ni ubupfu bwabo. Umutima w'umunyabwenge wigisha ururimi rwe,Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga. Amagambo anezeza ni nk'ubuki,Aryohera ubugingo bw'umuntu agakomeza ingingo ze. Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza,Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu. Inda y'umukozi ni yo imutera gukora,Kandi akanwa ke na ko karamwaka. Imburakamaro igambirira ibibi,Kandi ururimi rwayo rwotsa nk'umuriro. Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya,Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara. Umunyarugomo yoshya umuturanyi we,Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye. Uwica ijisho aba atekereza iby'ubugoryi,Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi. Uruyenzi rw'imvi ni ikamba ry'icyubahiro,Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka. Utihutira kurakara aruta intwari,Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu. Abantu batera inzuzi,Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka. Utwokurya dukakaye turimo amahoro,Turuta urugo rwuzuye ibyokurya,Ariko rufite intonganya. Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni,Kandi azaragwa hamwe na bo. Uruganda rutunganya ifeza n'itanura ritunganya izahabu,Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. Inkozi y'ibibi yumvira imvugo y'ibigoryi,Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw'inkubaganyi. Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye,Uwishimira ibyago by'abandi ntazabura guhanwa. Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza,Kandi ba se babera abana babo icyubahiro. Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa,Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura. Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy'igiciro cyinshi,Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro. Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo,Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z'amagara. Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima,Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana. Umuntu mubi ashaka ubugome gusa,Ni byo bizamuzanira intumwa y'inkazi. Guhura n'idubu ryibwe ibyana byaryo,Biruta guhura n'umupfu ku bupfu bwe. Uwitura ibyiza ibibi,Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe. Itangira ry'intonganya ni nk'ugomoroye amazi,Nuko reka impaka zitarabyara intonganya. Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi,Bombi ni ikizira ku Uwiteka. Impiya ziri mu ntoki z'umupfapfa zimaze iki?Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira? Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba. Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire,Akishingira undi imbere y'umuturanyi we. Ukunda intonganya aba akunze n'ibicumuro,Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka. Ufite umutima unanirana nta byiza abona,Kandi uw'ururimi rugoreka azagwa mu makuba. Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda,Kandi se w'umupfapfa nta munezero agira. Umutima unezerewe ni umuti mwiza,Ariko umutima ubabaye umutera konda. Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha,Kugira ngo agoreke inzira z'imanza. Ubwenge buba hafi imbere y'ujijutse,Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y'isi. Umwana upfapfana atera se agahinda,Kandi akabera nyina ikirumbo. Si byiza guca umukiranutsi igihano,Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo. Uwifata mu magambo ni umunyabwenge,Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse. Ndetse n'umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge,Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga. Uwitandukanya n'abandi aba ashaka ibyo ararikiye,Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana. Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka,Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we. Iyo hatungutse inkozi z'ibibi haba haje umugayo,Kandi ubushizi bw'isoni buzana n'igitutsi. Amagambo yo mu kanwa k'umunyabwenge ni nk'amazi maremare,Kandi isōko y'ubwenge ni nk'akagezi gasūma. Si byiza kwita ku cyubahiro cy'umunyabyaha mu rubanza,Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw'umukiranutsi. Amagambo y'umupfapfa azana intonganya,Kandi ururimi rwe rusemera agasaya. Akanwa k'umupfapfa ni ko kazamurimbura,Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe. Amagambo y'inzimuzi aryohera amatwi,Aba nk'uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye. Ugira ubute ku murimo we,Aba ameze nk'umuvandimwe w'umurimbuzi. Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye,Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. Ubutunzi bw'umukire ni umudugudu we ukomeye,Kandi ibyo yibwira bimugota nk'inkike ndende zihomye. Kwishyira hejuru k'umutima kubanziriza kurimbuka,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro. Usubiza bakimubwira,Bigaragaza ubupfu bwe n'ubushizi bw'isoni. Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye,Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira? Umutima w'umunyamakenga uronka kumenya,Kandi ugutwi k'umunyabwenge ni cyo gushaka. Amaturo y'umuntu amuhesha inzira,Akamugeza imbere y'abakomeye. Mu rubanza ubanje kuvuga asa n'ukiranuka,Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane. Ubufindo bumara impaka,Kandi bukiranura abakomeye. Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe,Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye,Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome. Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y'umuntu,Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga. Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana. Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza,Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka. Umukene avuga yihonga,Ariko umukire asubizanya umwaga. Incuti nyinshi zisenya urugo,Ariko haba incuti iramba ku muntu,Imurutira umuvandimwe. Umukene ugenda atunganye,Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa. Kubaho udafite ubwenge si byiza,Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira. Ubupfapfa bw'umuntu bumuyobya inzira ye,Kandi umutima we winubira Uwiteka. Ubutunzi bugwiza incuti,Ariko umukene we atandukana na mugenzi we. Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa,Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira. Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y'umunyabuntu,Kandi umuntu wese akunda utanga. Abavandimwe b'umukene bose baramwanga,Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza,Iyo abaganirije baramuninira bakigendera. Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe,Ukomeza kwitonda azabona ibyiza. Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa,Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize. Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza,N'umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma. Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara,Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe. Uburakari bw'umwami bumera nk'ubw'intare itontoma,Ariko ineza ye ni nk'ikime gitonze ku bwatsi. Umwana upfapfana abera se ikirumbo,Kandi intonganya z'umugore ni nk'ibitonyanga bidatuza. Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be,Ariko umugore witonda amuhabwa n'Uwiteka. Ubute butera gusinzira ubuticura,Kandi uwinaniwe arananuka. Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe,Ariko utita ku nzira ze azapfa. Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka,Na we azamwishyurira ineza ye. Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye,Ariko ntumuhanire kumwica. Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa,Kandi naho wabimukiza uzongera wihete. Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe,Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge. Mu mutima w'umuntu habamo imigambi myinshi,Ariko inama y'Uwiteka ni yo ihoraho. Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa,Kandi umukene aruta umunyabinyoma. Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo,Umwubashye azahora ahaze,Ntazagerwaho n'ibibi. Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe,Ariko ntiyitamike. Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda,Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge. Usesagura ibya se agasendesha nyina,Ni umwana ukoza isoni akaba n'igitutsi. Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa,Ngo wiyobagize amagambo y'ubwenge. Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera,Kandi akanwa k'umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira. Ibihano biringanirijwe abakobanyi,Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by'abapfapfa. Vino ni umukobanyi,Inzoga zirakubaganisha,Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge. Igitinyiro cy'umwami ni nk'icy'intare yivuga,Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi. Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,Ariko umupfapfa wese akunda intonganya. Nzarimirana w'umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona. Imigambi yo mu mutima w'umuntu ni nk'amazi y'imuhengeri,Ariko umunyabwenge azayifindura. Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,Ariko umunyamurava wamubona he? Umukiranutsi agendera mu murava we,Hahirwa abana be bazamukurikira. Umwami wicaye ku ntebe y'imanza,Atatanyisha ibibi byose amaso ye. Ni nde ubasha kuvuga ati“Ni jye wiyejeje umutima,Ubu nkize icyaha cyanjye”? Ibipimisho biciye ukubiri n'ingero ziciye ukubiri,Byombi ni ibizira ku Uwiteka. Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora,Niba umurimo we uboneye kandi utunganye. Ugutwi kumva n'ijisho rireba,Byombi byaremwe n'Uwiteka. Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena,Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya. Ugiye kugura arapfobya ati“Urampenze, urampenze!”Ariko agenda yishimira icyo aguze. Hariho izahabu n'amabuye ya marijani menshi,Ariko umunwa w'ubwenge ni ibyambarwa by'igiciro cyinshi. Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate,Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate. Urisha ubuhwahwa araryoherwa,Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke. Imigambi yose ikomezwa n'inama,Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge. Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,Nuko ntukiyuzuze n'ukunda kuvugagura. Uvuma se cyangwa nyina,Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w'icuraburindi. Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,Ariko amaherezo ntuhira. Ntukavuge uti “Nzihōrera.”Tegereza Uwiteka na we azagukiza. Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka,Kandi igipimo kibeshya si cyiza. Uwiteka ni we uyobora imigendere y'umuntu,Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo? Guhubukira indahiro y'ibyo yashinganye bibera umuntu umutego,Yamara kurahira agasigara yisiganuza. Umwami w'ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,Hanyuma akabagosora. Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka,Rusesengura ibihishwe mu mutima. Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama,Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi. Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo,Kandi ubwiza bw'abasaza ni uruyenzi rw'imvi. Inguma ziryana zikuraho ibibi,Kandi imibyimba igera ku mutima. Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka,Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo. Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe,Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. Gukiranuka n'imanza zitabera,Birutira Uwiteka ibitambo. Kurebana igitsure n'umutima w'ubwibone,Ni byo rumuri rw'abanyabyaha,Byose ni icyaha. Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire,Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa. Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk'umwuka,Ababushaka baba bashaka urupfu. Urugomo rw'abanyabyaha ruzabahitana,Kuko banga gukora ibitunganye. Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane,Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye. Kuba mu gakinga k'urusenge,Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba. Umutima w'umunyabyaha wifuza ibyaha,Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho. Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho,Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya. Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha,Uko bubikwa bakarimbuka. Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene,Na we azataka kandi ntazumvwa. Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari,N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze. Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye,Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi. Umuntu ujarajara akava mu nzira y'ubwenge,Azaba mu iteraniro ry'abapfuye. Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene,Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi. Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi,N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane. Kwibera ku gasozi kadatuwe,Kuruta kubana n'umugore w'umwaga utera intonganya. Mu rugo rw'umunyabwenge hari ubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo,Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho. Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi,Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n'icyubahiro. Umunyabwenge yurira inkike z'umudugudu w'intwari,Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga. Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe,Ni we urinda ubugingo bwe amakuba. Umwibone w'umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro,Akorana ubwirasi bwibona. Umunyabute yicwa no kwifuza,Kuko yanga gukoresha amaboko ye. Hariho uhorana uburūra umunsi ukira,Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane. Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira,Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi. Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa,Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga. Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye,Ariko umuntu w'intungane atunganya inzira ze. Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama,Byabasha kurwanya Uwiteka. Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba,Ariko kunesha kuva ku Uwiteka. Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi,No gukundwa kuruta ifeza n'izahabu. Umutunzi n'umukene bahurira hamwe,Uwiteka ni we wabaremye bose. Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka,Ingororano ye ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo. Amahwa n'imitego biri mu nzira y'ikigoryi,Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo. Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo,Azarinda asaza atarayivamo. Umukire ategeka umukene,Kandi uguza aba ari nk'umugaragu w'umugurije. Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,Inkoni y'uburakari bwe izavunika. Urebana ibambe azahirwa,Kuko agaburira umukene ibyokurya bye. Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we,Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira. Ukunda kugira umutima uboneye,Akagira imbabazi mu byo avuga,Umwami azaba incuti ye. Amaso y'Uwiteka arinda ufite ubwenge,Ariko atsembaho iby'abagambanyi. Umunyabute arahwaganya ati“Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.” Akanwa k'abagore b'inzaduka ni imva ndende,Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo. Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w'umwana,Ariko inkoni ihana izabumucaho. Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene,Kandi uhongera abakire,Bombi bazakena nta kabuza. Tega ugutwi wumve amagambo y'umunyabwenge,Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye, Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe,Bigahora mu kanwa kawe. Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe,Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka. Mbese sinakwandikiye ibyiza by'inama n'ibyo kumenya, Kugira ngo nkwemeze amagambo y'ukuri,Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye? Ntukanyage umukene kuko ari umukene,Kandi ntukarenganye indushyi mu manza, Kuko Uwiteka azababuranira,Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo. Ntugacudike n'umunyamujinya,Kandi ntukagendane n'umunyaburakari, Kugira ngo utiga ingeso ze,Zikabera ubugingo bwawe umutego. Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza,Cyangwa abīshingira abanyamyenda. Niba udafite ibyo kumwishyurira,Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho? Ntugashingure imbago za kera,Izo ba sogokuruza bashinze. Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye?Bene uwo azaba imbere ku mwami,Ntazakorera abagufi. Igihe wicajwe no gusangira n'umutware,Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe. Niba uzi yuko uri umunyandanini,Wifatira icyuma ku muhogo wawe. Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye,Kuko bishukana. Ntukarushywe no gushaka ubutunzi,Ihebere bwa bwenge bwawe. Mbese wahanga amaso ku bitariho?Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,Bukaguruka nk'uko igisiga kirenga mu bushwi. Ntukarye ibyokurya by'ufite ijisho ribi,Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye, Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe. Intore wamize uzayiruka,Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije. Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva,Kuko azahinyura ubwenge bw'amagambo yawe. Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera,Kandi ntukarengēre mu mirima y'impfubyi, Kuko Umurengezi wabo akomeye,Azakuburanya ababuranira. Hugurira umutima wawe kwigishwa,N'amatwi yawe ku magambo yo kumenya. Ntukange guhana umwana,Kuko numukubita umunyafu atazapfa. Uzamukubita umunyafu,Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu. Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,Uwanjye na wo uzanezerwa. Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa,Nuvuga ibitunganye. Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby'abanyabyaha,Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira. Kuko hariho ingororano koko,Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho. Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge,Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza. Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga,No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama. Kuko umusinzi n'umunyandanini bazakena,Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara. Umvira so wakubyaye,Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru. Gura ukuri ntuguranure,Gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga. Se w'umukiranutsi azishima cyane,Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira, So na nyoko bishime,Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu. Mwana wanjye, mpa umutima wawe,Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye. Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure,Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye. Ni ukuri aca igico nk'umwambuzi,Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu. Ni nde ubonye ishyano?Ni nde utaka?Ni nde ufite intonganya?Ni nde wiganyira?Ni nde ufite inguma zitagira impamvu?Ni nde utukuza amaso? Ni abarara inkera,N'abagenda bavumba inturire. Ntukarebe vino uko itukura,Igihe ibirira mu gikombe,Ikamanuka neza. Amaherezo iryana nk'inzoka,Igatema nk'impiri. Amaso yawe ukayahanga ku by'inzaduka,Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye. Ni ukuri ukazengerezwa nk'uryamye mu nyanja hagati,Cyangwa nk'umuntu uryamye hejuru y'umuringoti wo mu nkuge. Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye,Bampondaguye kandi sinumvise,Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?” Ntukagirire abantu babi ishyari,Kandi ntukifuze kubana na bo, Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi. Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka. Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,Mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro. Umunyabwenge arakomeye,Kandi ujijutse yunguka imbaraga. Uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge,Aho abajyanama benshi bari haba amahoro. Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa. Ugambirira gukora ibibi,Bamwita umugira nabi. Imigambi y'ubupfapfa ni yo cyaha,Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu. Nugamburura mu makuba,Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa. Abajyanirwa gupfa ubarokore,Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire. Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya,Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n'imirimo yakoze? Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe. Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,Nububona ni bwo n'ingororano zizaboneka,Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa. Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw'umukiranutsi,Ntugasahure ubuturo bwe, Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa n'amakuba. Ntukishime umwanzi wawe aguye,Kandi ntukagire umutima unezezwa n'uko atsembwe, Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,Akirengagiza uburakari yamurakariye. Ntugahagarikwe umutima n'inkozi z'ibibi,Ntukifuze iby'abanyabyaha, Kuko nta ngororano y'umuntu mubi,Urumuri rw'ukiranirwa ruzazima. Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n'umwami,Kandi ntukishyire mu by'abajya irya n'ino, Kuko amakuba yabo azabatungura.Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose? Ibi na byo ni imigani y'abanyabwenge:Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza, Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”,Azavumwa n'igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka. Ariko abamucyaha bazagubwa neza,Kandi umugisha mwiza uzabazaho. Ushubije ibitunganye,Aba asomye ku munwa. Banza witegure ibyo ku gasozi,Uringanize imirima yawe,Hanyuma uzabone kūbaka inzu. Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe. Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,Mwiture ibihwanye n'imirimo yakoze.” Nanyuze ku murima w'umunyabute,No ku ruzabibu rw'umuntu ubuze ubwenge. Nasanze hose ari amahwa,Hose ifurwe yarahazimagije,Kandi uruzitiro rwaho rw'amabuye rwarasenyutse. Nuko ndebye mbyitegereza neza,Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa. Uti “Henga nsinzire gato,Nihweture kanzinya,Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” Uko ni ko ubukene buzagufata nk'umwambuzi,N'ubutindi bukagutera nk'ingabo. Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda. Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura. Uko ijuru riri hejuru cyane n'isi igera ikuzimu,Ni ko n'imitima y'abami itamenyekana. Kura inkamba mu ifeza,Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi. Kura abagome imbere y'umwami,Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka. Ntukibonabone imbere y'umwami,Kandi ntugahagarare mu mwanya w'abakomeye. Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,Biruta ko wasubizwayo imbere y'umwami murebana. Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe,Yagutsinda wakorwa n'isoni,Hanyuma ukabura uko ugira. Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,Kandi ntukabitarange, Kugira ngo ubyumva atazakugaya,Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho. Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,Ni nk'amatunda y'izahabu ku mbehe y'ifeza. Gucyaha k'umunyabwenge gutunganira ubyumva,Nk'impeta y'izahabu cyangwa imitamirizo y'izahabu nziza. Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy'isarura,Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,Kuko inyura umutima wa ba shebuja. Nk'uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa,Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya. Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa. Mbese ubonye ubuki?Uryeho ubuguhagije,Nturenze urugero kugira ngo utaburuka. Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi,Kugira ngo ataguhararuka akakwanga. Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma,Ni nk'imangu n'inkota n'umwambi utyaye. Kwizera umuhemu mu gihe cy'amakuba,Ni nk'iryinyo ricitse n'ikirenge gitanye. Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima,Ameze nk'uwiyambika ubusa mu mbeho,Cyangwa nk'umushari wa vino usutswe ku munyu. Umwanzi wawe nasonza umugaburire,Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa, Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we,Kandi Uwiteka azakugororera. Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,Ni ko n'ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso. Kuba mu gakinga k'urusenge,Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba. Nk'uko amazi afutse amerera umutima waka,Ni ko n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure. Umukiranutsi wiyoroshya imbere y'abanyabyaha,Ameze nk'iriba ritobamye n'isōko yandujwe. Si byiza kurya ubuki bwinshi,Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri. Umuntu utitangīra mu mutima,Ameze nk'umudugudu usenyutse utagira inkike. Nk'uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,Haba n'imvura yo mu isarura,Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye. Nk'uko igishwi kijarajara,N'intashya uko iguruka,Ni ko n'umuvumo w'ubusa utagira uwo ufataho. Ikibōko gikwiriye ifarashi,Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,N'inkoni na yo ikwiriye ibitugu by'abapfapfa. Ntusubize umupfapfa ibihwanye n'ubupfapfa bwe,Kugira ngo udasa na we. Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,Ye kwirata ko ari umunyabwenge. Utuma umupfapfa,Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa. Nk'uko amaguru y'ikimuga agenda ajegajega,Ni ko umugani umera mu kanwa k'umupfapfa. Guha umupfapfa icyubahiro,Ni nko kujugunya isaho y'utubuyenge tw'igiciro kinini ku kirundo cy'amabuye. Nk'uko ihwa rihanda mu kiganza cy'umusinzi,Ni ko umugani uciwe n'abapfapfa uvugwa. Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi,Ameze nk'umurashi ukomeretsa abantu bose. Nk'uko imbwa isubira ku birutsi byayo,Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe. Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo. Umunyabute arahwaganya ati“Mu nzira hari intare,Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.” Nk'uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe. Umunyabute akora ku mbehe,Akananirwa kwitamika. Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu. Umugenzi urakazwa n'intonganya zitamwerekeyeho,Ameze nk'ufashe imbwa amatwi. Nk'uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu, Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,Ati “Nagukinishaga.” Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira. Nk'uko amakara acwekēra bakongeraho andi,Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,Ni ko ukunda intonganya acana impaka. Amagambo y'inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,Kandi akuzura umutima. Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n'umutima mubi,Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza. Uwangana ahorana amagambo ashukana,Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya. Nagira imvugo nziza ntukamwizere,Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi. Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,Ububi bwe buzagaragarira imbere y'iteraniro. Ucukura urwobo azarugwamo,Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana. Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,Kandi akanwa gashyeshya kararimbura. Ntukiratane iby'ejo,Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana. Aho kwishima washimwa n'undi,Ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha. Ibuye riraremereye,Umusenyi ni umutwaro,Ariko uburakari bw'umupfapfa burusha byombi kuremera. Uburakari butera urugomo,Kandi umujinya umeze nk'isūri,Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari? Guhanirwa ku mugaragaro,Kuruta urukundo rudaseruka. Ibikomere by'umukunzi bizanwa n'ukuri,Ariko umwanzi asomana akabya. Uwijuse akandagira mu buki,Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera. Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo,Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo. Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima,Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye. Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so,Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so,Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure. Mwana wanjye, gira ubwenge,Kandi unezeze umutima wanjye,Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse. Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate,Uwishingiye umugore w'inzaduka umenye ko ari inshingano. Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza,Bimubera nk'umuvumo. Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita,N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye. Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,Azamufata anyerera nk'amavuta. Uko icyuma gityaza ikindi,Ni ko umuntu akaza mugenzi we. Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo,Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa. Nk'uko amaso y'umuntu arebana n'ayo mu mazi,Ni ko umutima w'umuntu ureba mu wundi. Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga,Ni ko n'amaso adahaga kurora. Uruganda rutunganya ifeza,N'itanura ritunganya izahabu,Kandi umuntu ageragezwa n'ibyo bamwogeza. Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk'ingano,Ubupfu bwe ntibwamushiramo. Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze,Kandi ufate neza amashyo yawe, Kuko ubukungu budahoraho iteka,Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose. Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya,Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo. Abana b'intama bakubera imyambaro,Kandi ihene zivamo izigurwa umurima, Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe,Aguhaze n'abo mu rugo rwawe,Ndetse atunge n'abaja bawe. Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk'intare. Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,Ariko umuntu w'umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza. Umukene urenganya indushyi,Ameze nk'imvura y'umugaru ikukumuye imyaka. Abanga amategeko bashima abanyabyaha,Ariko abakomeza amategeko barabarwanya. Inkozi z'ibibi ntizimenya imanza zitabera,Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose. Umukene ugenda ari inyangamugayo,Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire. Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge,Ariko uwiyuzuza n'ibisambo akoza se isoni. Ugwirisha ubukungu bwe indamu n'inyungu mbi,Aba abishakiye ubabarira abakene. Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira. Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,Azagwa mu rwobo yicukuriye,Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza. Umukire yiyita umunyabwenge,Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura. Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha. Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa. Hahirwa umuntu uhorana kūbaha,Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago. Umutware mubi utwara ubwoko bukennye,Ameze nk'intare itontoma n'idubu rihiga. Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama. Umuntu uremerewe n'amaraso y'uwo yishe,Azahunga abe icyohe he kugira umutangira. Ugenda atunganye azakizwa,Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye. Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi. Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa. Kurobanura ku butoni si byiza,Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n'akamanyu k'umutsima. Umuntu w'ishyari ashakana ubukungu ubwira,Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho. Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa,Kuruta ufite ururimi rushyeshya. Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,Uwo ni mugenzi w'umurimbuzi. Ufite umutima w'ubusambo abyutsa intonganya,Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye. Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,Ariko ugendera mu bwenge azakizwa. Uha abakene ntazakena,Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira. Ucyahwa kenshi agashinga ijosi,Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza. Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo. Ukunda ubwenge anezeza se,Ariko ubana n'abamaraya yiyaya ibintu bye. Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,Ariko uhongesha aragitsinda. Umuntu ushyeshya umuturanyi we,Aba asa nk'uteze amaguru ye ikigoyi. Mu gicumuro cy'umunyabyaha harimo umutego ategewemo,Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu. Umukiranutsi azi urubanza rw'abakene,Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya. Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano,Ariko abanyabwenge bahosha uburakari. Umunyabwenge iyo agiye impaka n'umupfapfa,Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha. Abakunda kwicana banga intungane,Kandi n'umukiranutsi bashaka uko bamwica. Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose,Ariko umunyabwenge arifata akabucubya. Iyo umutware yumviye amazimwe,Abagaragu be bose baba abanyabyaha. Umukene n'urenganya amahuriro yabo ni amwe,Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi. Umwami ucira abakene imanza zitabera,Ingoma ye izakomera iteka ryose. Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge,Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni. Iyo abanyabyaha bagwiriye,Ibicumuro na byo biragwira,Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera. Hana umwana wawe azakuruhura,Ndetse azanezeza umutima wawe. Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge,Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa. Ikiretwa ntigihanishwa amagambo,N'iyo kiyumvise ntikiyitaho. Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo?Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo. Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe,Hanyuma azabera shebuja umwana. Umunyamujinya abyutsa intonganya,Kandi umuntu w'inkazi agwiza ibicumuro. Ubwibone bw'umuntu buzamucisha bugufi,Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro. Uwiyuzuza n'umujura aba yiyanga,Yumva uko arahizwa akanga kubivuga. Gutinya abantu kugusha mu mutego,Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro. Benshi bashaka gutona ku mutware,Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza. Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi,Kandi ugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha. Amagambo ya Aguri mwene Yake y'ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati “Ni ukuri ndi umuntu umeze nk'inka kurusha abandi bose,Simfite kujijuka nk'umuntu, Kandi sinize ubwenge,Simenya n'Uwera uwo ari we. Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye?Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we?Ni nde washinze impera zose z'isi?Izina rye ni nde,kandi izina ry'umwana we ni nde niba uyazi? “Ijambo ry'Imana ryose rirageragezwa,Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho. Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo,Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma. “Nagusabye ibintu bibiri,Ntubinyime umwanya nkiriho. Nkuraho ibitagira umumaro n'ibinyoma bimbe kure,Ntumpe ubukene cyangwa ubukire,Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye, Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti‘Uwiteka ni iki?’Cyangwa nkaba umukene nkiba,Nkagayisha izina ry'Imana yanjye. “Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja,Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n'urubanza. “Hariho umuryango w'abantu bavuma ba se,Kandi ntibahe ba nyina umugisha. Hariho umuryango w'abantu biyita intungane,Kandi batuhagiweho imyanda yabo. Hariho umuryango w'abantu,Bariya bagira amaso y'ubwibone,Ijisho barikura mu gihene. Hariho umuryango w'abantu bafite amenyo ameze nk'inkota n'ibijigo bimeze nk'ibyuma,Byo gutsemba abakene mu isi n'indushyi ngo bazikure mu bantu. “Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga,Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’: Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi,N'umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’ “Ijisho ry'useka se akanga kumvira nyina,Rizanogorwa n'ibikōna byo mu bikombe,Kandi ibyana by'ibisiga bizarimira. “Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho,Ndetse ni bine ntazi: Ubugenge bw'igisiga mu kirere,Ubugenge bw'inzoka ku rutare,Ubugenge bw'inkuge mu nyanja hagati,N'ubugenge bw'umugabo ku nkumi. “Ni ko ubugenge bw'umugore wa maraya bumeze,Ararya akiyunyuguza,Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’ “Hariho ibintu bitatu bitigisa isi,Ndetse ni bine itabasha kwihanganira: Umugaragu iyo ahindutse umwami,Umupfapfa iyo aguye ivutu, Umugore w'igicamuke iyo atashye mu nzu,N'umuja iyo azunguye nyirabuja. “Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya,Ariko bifite ubwenge bukabije: Ibimonyo ni ubwoko budakomeye,Ariko byibikira ibyokurya mu cyi. Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga,Ariko ziyubakira amazu mu bitare. Inzige ntizigira umwami,Ariko zitera zigabanyijemo imitwe. N'umuserebanya ufatisha amaboko yawo,Ariko uba no ku nyumba z'abami. “Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza,Ndetse ni bine bigenda neza cyane: Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko,Kandi ntigira icyo ihunga. Ifarashi y'intambara n'isekurume y'ihene,Kandi n'umwami utagira abamugomera. “Niba wakoze iby'ubupfapfa ukishyira ejuru,Cyangwa niba wagambiriye ibibi,Wifate ku munwa. Gucunda amata kuresa amavuta,Guhotora izuru kuvusha amaraso,Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.” Amagambo y'umwami Lemuweli n'ubuhanuzi nyina yamwigishije: “Mwana wanjye, ndakubwira iki?Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,Ko ari wowe nahigiye? Ntugahe abagore intege zawe n'ubugingo bwawe,Kuko ari cyo kigusha abami. “Ntibikwiriye abami, Lemuweli we,Abami ntibakwiriye kunywa vino,Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri. Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe,Bakagoreka imanza z'abarengana. Ibisindisha ubihe ugiye gupfa,Na vino uyihe ufite intimba mu mutima. Mureke anywe urwo rushungandushyi,Rumutere kwibagirwa intimba ye. “Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi,Kandi uburanire abatagira shinge na rugero. Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,Ucire abakene n'indushyi urubanza rutunganye.” Umugore w'imico myiza ni nde wamubona?Arusha cyane rwose marijani igiciro. Umutima w'umugabo we uhora umwiringira,Kandi ntazabura kunguka. Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi,Igihe cyose akiriho. Ashaka ubwoya bw'intama n'imigwegwe,Anezezwa no gukoresha amaboko ye. Ameze nk'inkuge z'abagenza,Azana ibyokurya bye abikura kure. Abyuka kare butaracya,Akagaburira abo mu rugo,Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye. Yitegereza umurima akawugura,Awutezamo urutoki mu by'inyungu ivuye mu maboko ye. Akenyerana imbaraga,Agakomeza amaboko ye. Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro,Kandi nijoro itabaza rye ntirizima. Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba,Intoki ze zigafata igiti ahotoza. Aramburira abakene ibiganza,Kandi indushyi akazitiza amaboko. Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy'imbeho,Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by'imihemba. Yibohera ibirago by'ibisuna,Imyambaro ye ni imyenda y'ibitare byiza n'imihengeri. Umugabo we amenyekana mu marembo y'umudugudu,Yicaranye n'abakuru b'igihugu. Aboha imyambaro akayigura,Agurira abagenza imikandara. Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge,Kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo. Amenya neza imico yo mu rugo rwe,Kandi ntabwo arya ibyokurya by'ubute. Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,N'umugabo we na we aramushima ati “Abagore benshi bagenza neza,Ariko weho urabarusha bose.” Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa,Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa. Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye,Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo. Amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu. Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!” Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki? Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka. Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira. Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo. Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura. Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n'amatwi ntarambirwa kumva. Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru. Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu. Ibya mbere ntibicyibukwa, n'ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka. Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu. Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby'ibintu byose bikorerwa munsi y'ijuru, n'umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe. Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y'ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika. Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.” Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby'ubusazi n'ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n'umubabaro. Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa. Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n'iby'ibitwenge nti “Bimaze iki?” Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n'uburyo nakora iby'ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y'ijuru mu minsi bakiriho yose. Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu, nihingiye imirima, n'imirima y'uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by'amoko yose y'imbuto ziribwa, nifukuriye amariba y'amazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti. niguriye abagaragu n'abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw'amashyo y'inka n'imikumbi y'intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Nirundaniriza ifeza n'izahabu, n'ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b'abagabo n'ab'abagore n'ibinezeza abantu, n'ibicurangwa by'uburyo bwose. Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n'ubwenge bwanjye. Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n'umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z'imirimo yanjye yose. Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y'ijuru. Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n'ubusazi n'ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa. Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk'uko umucyo uruta umwijima. Amaso y'umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe. Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.” Erega umunyabwenge ameze nk'umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nk'umupfapfa! Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y'ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y'ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura. Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y'ijuru. Ibyo na byo ni ubusa. Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y'ijuru, kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n'ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye. None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y'ijuru? Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n'imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa. Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw'Imana. None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha? Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n'umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Hariho igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n'igihe cyo kurandura ibikūri. Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka. Igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina. Igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kwirinda guhoberana. Igihe cyo gushaka n'igihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana n'igihe cyo gutanga. Igihe cyo gutabura n'igihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga igihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga, igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro. Ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki? Nabonye umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo. Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo. Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw'Imana. Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugira ngo abantu bayubahe. Ikiriho cyahozeho na kera kandi ikizabaho cyahozeho uhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho. Maze kandi nabonye munsi y'ijuru, aho kubona imanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye. Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti “Imana izacira urubanza abakiranutsi n'abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy'ikintu cyose n'umurimo wose.” Nibwiye mu mutima nti “Bimera bityo ku bw'abantu kugira ngo Imana ibagerageze, kandi ngo bīmenyeho yuko na bo ubwabo bameze nk'inyamaswa. Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk'uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa. Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo. Ni nde uzi yuko umwuka w'umuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw'inyamaswa umanuka ukajya mu butaka?” Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi: umuntu kunezezwa n'imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze? Nsubiye inyuma mbona iby'agahato byose bikorerwa munsi y'ijuru, mbona n'amarira y'abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n'ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza. Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho. Ni ukuri bose barutwa n'utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y'ijuru. Kandi mbona imirimo yose n'iby'ubukorikori byose, yuko ari byo bituma umuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Umupfapfa aripfumbata agasigara arya umubiri we. Urushyi rumwe rwuzuye rufite amahoro, biruta amashyi yombi yuzuye afite umuruho no kwiruka inyuma y'umuyaga. Nsubiye inyuma mbona ibitagira umumaro munsi y'ijuru. Hariho umuntu nyakamwe utagira uwo babana, ndetse ntagire n'umwana cyangwa umuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahaga ubutunzi. Ajya yibwira ati “Ni nde mbikorera bikabuza ubugingo bwanjye ibyiza?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuri ni umuruho mubi. Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by'imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w'inyabutatu ntucika vuba. Umusore w'umukene ufite ubwenge aruta umwami ushaje w'umupfapfa utacyemera kugirwa inama, kuko yari avuye mu nzu y'imbohe ngo yimikwe, ndetse mu gihugu yimitswemo ni cyo yavukiyemo ari umukene. Nabonye abantu bazima bose bagendera munsi y'ijuru baherereye mu ruhande rw'uwo musore wazunguye umwami. Abantu bose yategekaga ntibagiraga uko bangana, ariko abazakurikiraho ntibazamwishimira. Ni ukuri ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Nujya mu nzu y'Imana ujye urinda ikirenge cyawe, niwegera ukumva biruta gutamba ibitambo by'abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi. Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y'Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make. Inzozi zizanwa n'imiruho myinshi, kandi ijwi ry'umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi. Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize. Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga. Ntugakundire akanwa kawe gucumuza umubiri wawe, kandi ntukavugire imbere ya marayika uti “Narafuditse.” Kuki Imana yarakarira ijwi ryawe, ikarimbura umurimo w'amaboko yawe? Nk'uko mu nzozi nyinshi harimo ibitagira umumaro byinshi, no mu magambo menshi ni ko bimeze, ariko weho ujye wubaha Imana. Nubona mu ntara umukene urengana, n'abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbya abakuru ubukuru ibyitegereza, kandi hariho abakuru babarengeje. Nyamara uburumbuke bw'igihugu ni ubwa bose, umwami na we ubwe atungwa no guhingirwa. Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n'ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa. Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitari ukubirebesha amaso gusa? Ibitotsi by'umukozi bimugwa neza, n'iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k'umukire kumubuza gusinzira. Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y'ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba, ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyaye umwana ntabona icyo amupfumbatisha. Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk'uko yaje, ari nta cyo azajyana cy'ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki. Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukorera umuyaga? Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n'uburakari. Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we. Kandi umuntu wese Imana yahaye ubutunzi n'ubukire ikamuha kubirya, akiha umugabane we akanezezwa n'umurimo we, ibyo ni ubuntu bw'Imana. Imana izagwiza umunezero mu mutima we, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho. Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru kijya kiremerera abantu: umuntu Imana yahaye ubutunzi n'ubukire n'icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirīra, ibyo na byo ni ubusa, n'indwara mbi. Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo. Kuko iyo nda iza ari ubusa ikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n'umwijima, ndetse ntiyigeze kubona izuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kuruta wa wundi. Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n'ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe? Imirimo yose umuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashira umururumba. Umunyabwenge arusha umupfapfa iki? Umukene uzi kwitondera imbere y'abakiriho aba afite iki? Kubonesha amaso biruta kuzerereza umutima. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandi umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanya umurusha amaboko. Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro, ibyo byungura umuntu iki? Noneho ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro igahita nk'igicucu? Ni nde wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y'ijuru mu nyuma ze? Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y'igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo. Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry'abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we. Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima. Umutima w'abanyabwenge uri mu nzu y'imiborogo, ariko umutima w'abapfapfa uri mu nzu y'ibyishimo. Ibyiza ni ukwemera guhanwa n'umunyabwenge kuruta kumva indirimbo y'abapfapfa. Kuko guseka k'umupfapfa kumeze nk'amahwa aturagurikira munsi y'inkono, ibyo na byo ni ubusa. Ni ukuri agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa, kandi impongano zica ubwenge. Iherezo ry'ikintu riruta intangiro yacyo, uw'umutima wihangana aruta uw'umutima w'umwibone. Ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w'umupfapfa. Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?” Ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo. Ubwenge buhwanije ubwiza nk'ibyo umuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba. Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite. Itegereze umurimo w'Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse? Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze. Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habaho umukiranutsi ukenyuka kandi akiranuka, kandi habaho umunyabyaha uramba kandi akora ibibi. Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigire umunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza? Ntugashayishe gukora ibibi ntukabe n'umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka? Ibyiza ni uko bimwe ubikomeza ndetse ibindi ntukabikureho iminwe, kuko uwubaha Imana azava muri ibyo byose. Ubwenge butera umunyabwenge imbaraga kuruta abatware cumi bari mu mudugudu. Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure. Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka, kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi. Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzaba umunyabwenge”, ariko bumba kure. Ibiriho biri kure ikuzimu cyane, ni nde wabishyikira? Ndahindukira maramaje mu mutima kumenya no kugenzura no gushaka ubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ari ubupfapfa, kandi ko ubupfapfa ari ibisazi. Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk'umutego n'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we. Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n'ikindi, kugira ngo menye impamvu zabyo, ari cyo umutima wanjye ugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n'umwe nabonye. Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.” Ni nde umeze nk'umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw'umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya. Nkugiriye inama: ukomeze itegeko ry'umwami ku bw'indahiro warahiye Imana. Ntukagire ubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kuko umwami akora icyo ashatse cyose. Erega ijambo ry'umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza ati “Urakora ibiki?” Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi, umutima w'umunyabwenge ugenzura ibihe n'imanza, kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo n'urubanza gicirwa, kandi imibabaro y'umuntu iramuvuna kuko atazi ibizaba. Ni nde wabasha kumubwira uko bizamera? Nta muntu ufite ububasha ku mwuka we kugira ngo awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīra umunsi wo gupfa. Muri izo ntambara nta gusezererwa, kandi uwitanze gukora ibibi ntibizamurokora. Ibi byose narabibonye, nerekeza umutima wanjye kumenya umurimo wose ukorerwa munsi y'ijuru: haba ubwo umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi. Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturo bwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo ni ubusa. Kuko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukora ibibi. Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza. Ariko umunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n'iminsi ye izaba nk'igicucu gihita, kuko atubaha Imana ari imbere yayo. Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti “Ibyo na byo ni ubusa.” Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y'ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y'ijuru. Ubwo nerekezaga umutima wanjye kumenya ubwenge no kureba imirimo ikorerwa mu isi (kuko hariho uwibuza ibitotsi ku manywa na nijoro), nuko nitegereje imirimo y'Imana yose, nsanga yuko umuntu atabasha kugenzura umurimo wose ukorerwa munsi y'ijuru, kuko nubwo umuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwo umunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya. Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n'abanyabwenge bari mu maboko y'Imana, n'imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo. Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y'abakiranutsi n'ay'abakiranirwa ni amwe, ay'umwiza uboneye n'ay'uwanduye, ay'utamba ibitambo n'ay'utabitamba, uko umwiza amera ni ko n'umunyabyaha ameze, urahira ameze nk'utinya kurahira. Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y'ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y'abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima y'abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo. Ufatanya n'abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye. Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa. Urukundo rwabo n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y'ijuru byose, kugeza ibihe byose. Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n'umutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe. Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemo amavuta. Wishimane n'umugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y'ijuru, yose ni iminsi yawe y'impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi y'ijuru. Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n'imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge. Nongeye kubona munsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagira ubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwirira umuntu biba kuri bose. Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n'inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy'amakuba, iyo baguwe gitumo. Kandi nabonye ubwenge munsi y'ijuru, bwambereye igikomeye. Hariho umudugudu muto urimo abantu bake, maze haza umwami ukomeye arawutera, arawugota awurundaho ibirundo byo kuririraho. Nuko habonekamo umukene uzi ubwenge, akirisha uwo mudugudu ubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene. Mperako ndavuga nti “Ubwenge buruta imbaraga.” Ariko rero ubwenge bw'umukene burahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana. Amagambo y'umunyabwenge avugirwa ahiherereye, aruta urusaku rw'umutware utwara abapfapfa. Ubwenge buruta intwaro z'intambara, ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi. Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n'abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n'icyubahiro. Umutima w'umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w'umupfapfa uri ibumoso bwe. Ariko kandi iyo umupfapfa ari mu nzira ubwenge buramucika, umuntu abonye wese akamwita umupfu. Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuza guhosha ibicumuro bikomeye. Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru, ni cyo gicumuro gikorwa n'umutegetsi: abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma. Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk'abaretwa. Ucukura urwobo azarugwamo, kandi umena urugo inzoka izamurya. Ucukura amabuye azakomeretswa na yo, n'uwasa inkwi zimushyira mu kaga. Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, ariko ubwenge bugira akamaro ko kuyobora. Umugombozi iyo ariwe n'inzoka atigomboye aba yari amaze iki? Amagambo ava mu kanwa k'umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y'umupfapfa izamuroha mu rumira. Itangira ry'amagambo ava mu kanwa ke ni ubupfapfa, kandi iherezo ry'amagambo ye ni ubusazi butera amahane. Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira? Imirimo y'abapfapfa ibananiza bose, kuko umupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa. Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano. Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w'imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe. Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva. Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezeza ubugingo, kandi ifeza ni yo isubiza ibintu byose. Ntugatuke umwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzu uryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukana ijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza. Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi. Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo. Iyo ibicu byuzuwemo n'imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma. Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. Uko utazi inzira y'umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y'utwite, ni ko utazi imirimo y'Imana ikora byose. Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza. Ni ukuri umucyo uranezeza, kandi kureba izuba bishimisha amaso. Ni ukuri umuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y'umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose ni ubusa. Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n'ibibi bikube kure, kuko ubuto n'ubusore ari ubusa. Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise, n'igihe abarinzi b'inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa, n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi, ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzi kizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira, akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruziga rutaravunikira ku iriba n'umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze. Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.” Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi. Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri. Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe. Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri. Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi. Inyamibwa mu ndirimbo za Salomo. Umugeni: Ansome no gusoma k'umunwa we,Kuko urukundo unkunda rundutira vino. Imibavu yawe ihumura neza,Izina ryawe rimeze nk'amadahano atāmye,Ni cyo gituma abakobwa bagukunda. Unkurure twiruke inyuma yawe tugukurikiye.Umwami yanjyanye mu rugo rwe,Tuzanezerwa tukwishimana,Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino,Bafite impamvu rwose bagukundira. Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu mwe,Ndirabura ariko ndi mwiza,Nsa n'amahema y'Abakedari,N'inyegamo za Salomo. Mwe kundeba nabi ni uko nirabura,Nabitewe n'izuba ryambabuye.Abahungu ba mama barandakariye,Bangize umurinzi w'inzabibu,Ariko uruzabibu rwanjye sinarurinze. Yewe uwo nkundisha umutima,Mbwira aho uragira n'aho ubyagiza ku manywa,Kuki namera nk'uwatwikiririwe,Hafi y'imikumbi ya bagenzi bawe? Umukwe: Niba utabizi, wa mugore we,Uri indatwa mu bagore.Genda ukurikire mu nkōra y'umukumbi,Uragire abana b'ihene bawe iruhande rw'amahema y'abungeri. Wa mukunzi wanjye we,Nakugereranije n'ifarashi ikurura amagare ya Farawo. Mu misaya yawe ni heza hashotsemo imishunzi,Ijosi ryawe ririmbishwa n'inigi z'amasaro y'igiciro cyinshi. Tuzakuremera imikufi y'izahabu,Duteremo amabara y'ifeza. Umugeni: Igihe umwami yabaga yicaye ku meza ye,Impumuro y'amadahano yanjye yaratāmaga. Umukunzi wanjye yamereye nk'ishangi,Iri hagati y'amabere yanjye. Umukwe: Umukunzi wanjye amereye nk'uburabyo bwa Koferi,Buba mu nzabibu zo muri Enigedi. Mukunzi wanjye we, uri mwiza,Ni koko uri mwiza,Amaso yawe ni nk'ay'inyana. Umugeni: Dore uri mwiza mukunzi wanjye,Ni ukuri uranezeza,Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha. Inkingi z'inzu yacu ni imyerezi,N'imishoro yayo ni imiberoshi. Ndi nka habaseleti y'i Sharoni,N'umwangange wo mu bibaya. Umukwe: Nka karungu mu mahwa,Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni: Nk'umutapuwa mu biti byo mu ishyamba,Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,Amatunda ye yarandyoheye. Yanjyanye mu nzu y'ibirori,N'ibendera rye ryari hejuru yanjye,Ari ryo rukundo. Nimumpembure n'imbuto z'uruzabibu,Mundamirishe amatapuwa,Kuko urukundo runsābye. Ukuboko kwe kw'ibumoso kuranseguye,N'ukuboko kwe kw'iburyo kurampfumbase. Umukwe: Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe,Mbarahirije amasirabo n'impara zo mu gasozi,Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,Kugeza igihe abyishakira. Umugeni: Ijwi ry'umukunzi wanjye,Dore araje asimbuka mu mpinga z'imisozi miremire,Asimbagurika ku misozi. Umukunzi wanjye ameze nk'isirabo,Cyangwa umucanzogera w'impara.Dore ahagaze inyuma y'inkike yacu,Arebera mu madirishya,Agaragarira hagati y'imbariro. Umukunzi wanjye atangira kuvuga arambwira ati“Haguruka mukunzi wanjye mwiza,Ngwino tujyane. Dore itumba rirashize,Imvura imaze gucika. Uburabyo butangiye kurabya ku isi,Igihe cyo kujwigira kw'inyoni kirageze,Kandi ijwi ry'intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu. Umutini weze imbuto zawo z'umwimambere,Kandi inzabibu zirarabije,Impumuro yazo nziza iratāmye.”Haguruka mukunzi wanjye mwiza,Ngwino tujyane. Numa yanjye we, uri mu mitutu y'urutare,No mu bishumiko byo mu bihanamanga,Reka ndebe mu maso hawe,Numve n'ijwi ryawe,Kuko ijwi ryawe ari ryiza,N'uburanga bwawe bukaba buhebuje. Mudufatire ingunzu,Bya byana by'ingunzu byonona inzabibu,Kuko inzabibu zacu zirabije. Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe,Aragirira mu myangange. Kugeza mu mafu ya nimunsi,Izuba rikendakenda,Garuka mukunzi wanjye,Umere nk'isirabo cyangwa umucanzogera w'impara,Mu mpinga z'imisozi y'i Beteri. Umugeni: Nijoro ndi ku buriri bwanjye,Nshaka uwo umutima wanjye ukunda,Ndamushaka ndamubura. Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka,Ngendagende mu mudugudu,Mu nzira no mu miharuro,Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.”Naramushatse ndamubura. Nahuye n'abarinzi bagenda umudugudu,Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?” Tugitandukana gato,Mbona uwo umutima wanjye ukunda.Ndamufata nanga kumurekura,Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama,Mu cyumba cy'uwambyaye. Umukwe: Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe,Mbarahirije amasirabo n'impara zo mu gasozi,Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,Kugeza igihe abyishakira. Umugeni: Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu,Ameze nk'inkingi z'umwotsi,Ahumurwaho n'ishangi n'icyome,N'ibihumura neza byose by'umugenza? Dore ni ingobyi ya Salomo,Akikijwe n'ingabo z'intwari mirongo itandatu,Zo mu ntwari za Isirayeli. Bose bitwaje inkota,Ni abahanga bo kurwana,Umuntu wese atwaye inkota ye ku itako rye,Babitewe n'ubwoba bwa nijoro. Umwami Salomo yiremeye ikitabashwa,Mu biti by'i Lebanoni. Inkingi zacyo yaziremye mu ifeza,N'imbere hacyo hari izahabu,N'icyicaro cyacyo ari umuhengeri.Igisasiro cyacyo gishashwe n'urukundo,Yabikorewe n'abakobwa b'i Yerusalemu. Yemwe bakobwa b'i Siyoni, nimusohoke,Mwitegereze umwami Salomo,Ufite ikamba yambitswe na nyina umunsi yashyingiweho,Ari wo munsi umutima we wanezerewe. Umukwe: Dore mukunzi wanjye we,Uri mwiza ni koko uri mwiza.Amaso yawe ameze nk'ay'inyana hagati y'imishunzi yawe,Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,Ziryamye mu ibanga ry'umusozi w'i Galeyadi. Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zakemuwe zivuye kuhagirwa,Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo,Ntihagira n'imwe ipfusha. Iminwa yawe imeze nk'ubudodo butukura,Kandi mu kanwa kawe ni heza.Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga,Hagati y'imishunzi yawe. Ijosi ryawe rimeze nk'umunara wa Dawidi,Wubakiwe gushyingurwamo intwaro,Utendetsemo ingabo igihumbi,Ingabo zose z'intwari ze. Amabere yawe ameze nk'inyagazi ebyiri,Impanga z'isirabo,Zirisha mu myangange. Kugeza mu mafu ya nimunsi,Izuba rikendakenda,Ndajya ku musozi uriho ishangi,No ku gasozi kariho icyome. Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye,Nta nenge ufite. Ngwino tuvane i Lebanoni, mugeni wanjye,Tuvane i Lebanoni.Itegereze uri mu mpinga zo muri Amana,Uri mu mpinga z'i Seniri n'i Herumoni,Uri mu mavumo y'intare,Uri mu misozi ibamo ingwe. Wansābye umutima,Mushiki wanjye, mugeni wanjye,Wanshabishije umutima n'ijisho ryawe,N'umukufi wo mu ijosi ryawe. Urukundo rwawe ko ari rwiza,Mushiki wanjye, mugeni wanjye!Urukundo rwawe ko rundutira vino,Kandi impumuro y'amavuta yawe ikandutira imibavu y'ubwoko bwose. Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki,Umutsama n'amata biri munsi y'ururimi rwawe,Kandi impumuro y'imyambaro yawe,Ni nk'impumuro y'i Lebanoni. Mushiki wanjye we, mugeni wanjye,Uri umurima uzitiwe,N'isōko yasibye,N'iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye. Ibishibutse byawe ni umurima w'imikomamanga,Weramo imbuto nziza,Koferi n'uduti twa narada, Narada na Karukoma,Kāne na mudarasini n'uduti twose tw'icyome,Ishangi n'umusagavu n'imibavu yose iruta iyindi. Uri iriba ryo hagati y'imirima,Uri isōko y'amazi abeshaho,N'imigezi itemba ituruka i Lebanoni. Umugeni: Kanguka wa muyaga w'ikasikazi we,Nawe uw'ikusi ngwino,Huha hejuru y'umurima wanjye,Kugira ngo impumuro y'imibavu ihari ikwire hose.Reka umukunzi wanjye aze mu murima we,Arye amatunda ye meza. Umukwe: Ndaje mu murima wanjye,Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye.Nasoromye uduti tw'ishangi twanjye n'utw'imibavu yanjye,Nanyoye vino yanjye n'amata yanjye.Nimurye, yemwe ncuti,Nimunywe ni ukuri munywe cyane,Mwa bakunzi banjye mwe. Umugeni: Nari nsinziriye,Ariko umutima wanjye uba maso,Numva ijwi ry'umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati“Nkingurira mushiki wanjye,Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye,Kuko umutwe wanjye watonzweho n'ikime,N'umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.” Nikuyemo umwambaro wanjye,Nawambara nte?Nogeje ibirenge byanjye,Nabyanduza nte? Umukunzi wanjye aseseka ukuboko mu mwenge w'urugi,Maze mu mutima wanjye urukundo rwinshi rumwuzuramo. Ndabyuka njya kumukingurira,Ibiganza byanjye bitonyangaho ishangi,Ishangi iyagirana iva ku ntoki zanjye,Itonyanga ku byuma bikingishwa urugi. Maze nkingurira umukunzi wanjye,Ariko nsanga yahavuye yigendeye.Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga,Ndamushaka ndamubura,Ndamuhamagara ntiyanyitaba. Mpura n'abarinzi bagenda umudugudu,Barankubita barankomeretsa,Abarinzi b'inkike banyambura umwitero wanjye. Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe, ndabihanangirije,Nimubona umukunzi wanjye,Mumubwire yuko urukundo rwansābye. Abakobwa: Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki,Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore?Umukunzi wawe arusha abandi iki,Gitumye utwihanangiriza utyo? Umugeni: Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso,Ni inyamibwa iruta abantu inzovu. Umutwe we ni nk'izahabu nziza cyane,Umusatsi we uratsibye kandi urirabura nk'intuntu. Amaso ye ameze nk'ay'inyana ziri ku migezi,Yuhagijwemo amata kandi ateye neza. Mu misaya ye hameze nk'akarima k'imibavu hararambutse,Nk'imikingo itwikiriwe n'uburabyo buhumura.Iminwa ye imeze nk'imyangange,Itonyanga ishangi iyagirana. Ibiganza bye bimeze nk'impeta z'izahabu zashyizwemo tarushishi,Umubyimba we umeze nk'ihembe ry'inzovu ribajwe,Ryashyizweho utubuyenge twa safiro. Amaguru ye ameze nk'inkingi za marimari,Zashinzwe mu dutebe tw'izahabu nziza.Uko ameze asa n'i Lebanoni,Ni mwiza nk'imyerezi. Imvugo ye iranezeza,Ni ukuri ni mwiza bihebuje.Uwo ni we mukunzi wanjye,Kandi uwo ni we ncuti yanjye,Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu mwe. Abakobwa: Umukunzi wawe yagiye he,Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore?Umukunzi wawe yerekeye he,Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni: Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,Mu turima tw'imibavu,Kuragira mu murima,No guca uburabyo bw'imyangange. Ndi uw'umukunzi wanjye,Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe: Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa,Urarimba nk'i Yerusalemu,Uteye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera. Unkureho amaso yawe,Kuko binzonga.Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,Ziryamye mu ibanga ry'i Galeyadi. Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zivuye kuhagirwa,Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo,Ntihagira n'imwe ipfusha. Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga,Hagati y'imishunzi yawe. Hariho abamikazi mirongo itandatu,N'inshoreke mirongo inani,N'abakobwa batabarika. Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa,Ni ikinege cya nyina,Ni umutoni w'uwamubyaye.Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe,Ndetse abamikazi n'inshoreke na bo baramusingiza. Abakobwa: Uyu ni nde utungutse umeze nk'umuseke utambitse?Ni mwiza nk'ukwezi,Arabagirana nk'ikizubazuba,Ateye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera. Umugeni: Naramanutse njya mu murima w'imijozi,Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,N'imikomamanga ko irabije. Ntarabimenya,Umutima wanjye wangejeje mu magare y'intambara,Y'ubwoko bwanjye bw'imfura. Abakobwa: Garuka, garuka wa Mushulami we,Garuka, garuka kugira ngo tukwitegereze. Umugeni:Kuki mushaka kwitegereza Umushulami,Nk'imbyino z'i Mahanayimu? Abakobwa: Ibirenge byawe bikwese ni byiza,Wa mukobwa w'umwami we.Amatako yawe ameze nk'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi,Byakozwe n'iminwe y'umuhanga. Umukondo wawe ni igitega,Inda yawe imeze nk'ingano zitonze neza,Zikikijweho n'imyangange. Amabere yawe ameze nk'inyagazi ebyiri,Nk'impanga z'isirabo. Ijosi ryawe rimeze nk'umunara wubakishijwe amahembe y'inzovu,Inkesha zo mu maso yawe zimeze nk'ibidendezi by'i Heshiboni,Biri ku irembo ry'i Batirabimu.Izuru ryawe rimeze nka wa munara w'i Lebanoni,Werekeye i Damasiko. Umutwe wawe wemye nka Karumeli,N'umusatsi wawe usa n'umwenda w'umuhengeri,Umwami atonesha uwo musatsi uboshye. Umukwe: Ko uri mwiza kandi unezeza,Yewe, uwo mporanira urukundo rwishimirwa. Uburebure bwawe buhwanye n'umukindo,N'amabere yawe ahwanye n'amaseri yawo. Naravuze nti “Nzurira umukindo,Mfate amashami yawo.”Reka amabere yawe amere nk'amaseri y'umuzabibu,N'impumuro y'umwuka wawe nk'impumuro y'amatapuwa, N'akanwa kawe kamere nka vino nziza,Ibera umukunzi wanjye ikimirwa kimanukana uburyohe,Iramizwa mu kanwa k'abasinzira. Umugeni: Ndi uw'umukunzi wanjye,Kandi urukundo rwe ararungaragariza. Ngwino mukunzi wanjye tujyane ku gasozi,Turebe imihana ducumbikamo, Tuzindukire mu nzabibu,Turebe ko imizabibu yatoshye,Cyangwa ko yapfunditse ururabo,N'ibikomamanga ko byarabije.Aho ni ho uzabonera urukundo rwanjye. Ubu amadudayimu azana impumuro nziza,Ku irembo ryacu nejeje imbuto nziza z'amoko yose za vuba n'iza kera,Ni zo nagusaruriye, mukunzi wanjye we. Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama,Nagusanga hanze nkagusoma,Kandi nta wabingaya. Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha,Nkagusomya kuri vino ituriye,No ku mazi y'imikomamanga. Wasanga ansheguje ukuboko kw'ibumoso,Ukw'iburyo kumpfumbase. Umukwe: Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu ndabarahirije,Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa: Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu,Yegamiranye n'umukunzi we? Umukwe:Nakubyukije munsi y'umutapuwa,Aho ni ho nyoko yakuramukwaga,Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni: Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso,Mbe no ku kuboko kwawe.Kuko urukundo rukomeye nk'urupfu,Kandi ifuha ntirigondeka ni nk'imva,Ibirimi byarwo ni nk'iby'umuriro,Ni umuriro rwose w'Uwiteka. Umukwe: Amazi menshi ntiyazimya urukundo,N'inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru.Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose,Kugira ngo agure urukundo,Yagawa rwose. Umugeni: Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere,Tuzamugira dute igihe azasabirwa? Umukwe: Niba ameze nk'inkike z'amabuye,Tuzamwubakaho umunara w'ifeza,Niba ameze nk'umuryango,Tuzamukingira n'imbaho z'imyerezi. Umugeni: Jyeweho ndi inkike z'amabuye,N'amabere yanjye ni nk'iminara yazo,Ni cyo cyatumye mu maso h'umugabo wanjye mubera nk'ubonye amahoro. Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni.Arugabanya abarinzi,Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by'ifeza igihumbi ku mwero warwo. Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye,Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe,Kandi abarinzi b'imbuto na bo bazabona magana abiri. Yewe uba mu mirima,Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi,Urinyumvishe. Mukunzi wanjye banguka,Umere nk'isirabo cyangwa umucanzogera w'impara,Mu mpinga z'imisozi y'imibavu. Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b'i Yerusalemu ni ibi: 26.1--32.33 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera. Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.” Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma. Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome? Umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta. Igihugu cyanyu ni amatongo, imidugudu yanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk'igishenywe n'abanyamahanga koko. Umukobwa w'i Siyoni asigaye ameze nk'ingando yo mu nzabibu, ameze nk'indaro yo mu murima w'imyungu, ameze nk'umudugudu ugoswe n'ingabo. Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy'abantu barokotse, tuba twarabaye nk'i Sodomu tukamera nk'i Gomora. Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa batware b'i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y'Imana yacu, mwa bantu b'i Gomora. “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by'amasekurume y'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurume y'ihene. Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo? Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira. Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso. “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera. Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze. Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah'abicanyi. Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibaye umufungure. Abatware bawe ni abagome n'incuti z'abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z'abapfakazi ntizibageraho. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n'ababisha banjye nzabahōra. Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy'ibati. Nzagarura abacamanza bawe n'abajyanama bawe nk'ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa.” I Siyoni hazacungurwa n'imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka. Ariko abacumura n'abanyabyaha bazarimburanwa, n'abimūra Uwiteka bazatsembwa. Muzakorwa n'isoni z'imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n'amasambu mwatoranije, kuko muzamera nk'igiti cy'umwela cy'ibibabi birabye, cyangwa nk'isambu itagira amazi. Umunyambaraga azamera nk'ubutumba kandi umurimo we uzamera nk'igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya. Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b'i Yerusalemu. Mu minsi y'imperuka umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka. Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n'amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w'Uwiteka. Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya kandi bakifatanya n'abanyamahanga. Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n'izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n'amafarashi, amagare yabo ntagira urugero. Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye. Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw'ibyo ntubababarire. Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye. Agasuzuguro k'abantu kazacishwa bugufi n'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine, kuko hazaba umunsi w'Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi. Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y'i Bashani yose, no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, no ku munara muremure wose no ku nkike yose, no ku nkuge z'i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose. Nuko agasuzuguro k'abantu kazashyirwa hasi n'ubwibone bw'abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine. Ibigirwamana bizashiraho rwose. Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi. Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by'ifeza n'iby'izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n'ubucurama, bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi. Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki? Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab'i Yerusalemu n'Abayuda icyari kibatunze n'icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n'amazi yose byabatungaga, n'umunyamaboko wese n'intwari yose n'umucamanza, n'umuhanuzi n'umupfumu n'umukuru, n'umutware w'ingabo mirongo itanu n'umunyacyubahiro, n'umujyanama n'umunyabukorikori w'umuhanga n'umupfumu ujijutse. Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka. Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro. Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n'iri tongo abe ari wowe uritegeka.” Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n'imyambaro, ndanze ko mungira umutware w'abantu.” I Yerusalemu hararimbutse n'i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro. Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago. Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n'imirimo y'amaboko yabo. Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze. Ubwoko bwanjye burarenganywa n'abana kandi burategekwa n'abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo. Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza. Uwiteka azacira imanza abakuru b'ubwoko bwe n'abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y'abakene iri mu ngo zanyu. Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza. Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b'i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y'ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera. Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b'i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.” Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n'ibikubwe n'ibirezi, n'imitako n'ibitare n'imishunzi, n'imitamirizo n'imikufi yo ku maguru, n'imyeko n'imikondo y'amadahano n'impigi, n'impeta n'izindi mpeta zo ku mazuru, n'imyambaro y'amabara myiza n'imyitero, n'ibishura n'amasaho y'umurimbo, n'indorerwamo n'igitare cyiza, n'ibitambaro byo mu mitwe n'imyenda bitwikiriye. Maze mu cyimbo cy'ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy'umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu. Ingabo zawe zizicwa n'inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara. Amarembo y'i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa. Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw'abantu.” Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. Maze uzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitwe uwera. Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n'umwuka wotsa. Kandi hejuru y'ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo. Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw'icyokere, ribe ubuhungiro n'ubwugamo bw'ishuheri n'imvura. Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw'uruzabibu ku musozi urumbuka. Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y'umuzabibu y'ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y'amatafari ndende acukuramo n'urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu. Yemwe mwa baturage b'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukize jyewe n'uruzabibu rwanjye. Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu? Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n'inkike yarwo, runyukanyukwe, kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n'amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura, kuko urutoki rw'Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n'Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo. Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine. Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati “Ingo nyinshi, ndetse n'ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo. Imirima y'inzabibu cumi izavamo incuro imwe y'intebo, kandi ibibibiro cumi by'imbuto z'amasaka bizavamo incuro imwe y'igiseke.” Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk'abasazi. Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n'ishako n'imyironge na vino, maze ntibite ku murimo w'Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze. Ni cyo cyatumye ubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n'inzara kandi rubanda ruguye umwuma. Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse n'uwo muri bo binezereye bagwanamo. Kandi umuntu acishijwe bugufi n'ukomeye aracogozwa, n'amaso y'abibone na bo aracogozwa. Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n'imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka. Icyo gihe abana b'intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y'abakire inzererezi zizahahindūra. Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk'ukuruza umugozi, bakurura n'icyaha nk'ukurura umurunga w'igare, bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n'umugambi w'Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.” Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n'icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy'umucyo, n'umucyo bakawushyira mu cyimbo cy'umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy'ibiryohereye, n'ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy'ibisharira. Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse. Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha, bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw'impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye. Nuko rero nk'uko ibirimi by'umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk'uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n'uburabyo buzuma butumuke nk'umukungugu, kuko banze amategeko y'Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry'Uwera wa Isirayeli. Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk'umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk'ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y'isi, na bo bazaza n'ingoga bihuta. Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi n'udushumi tw'inkweto zabo ntituzacika. Imyambi yabo iratyaye n'imiheto yabo yose irabanze, inzara z'amafarashi yabo zizamera nk'amasarabwayi, n'inziga z'amagare yabo zizagenda nka serwakira. Kwivuga kwabo kuzaba nk'ukw'intare, bazīvuga nk'imigunzu y'intare. Ni koko bazīvuga bafate umuhigo wabo bawujyane amahoro, kandi nta murengezi uzaba ahari. Uwo munsi bazabahorereraho nk'uko inyanja ihorera uyirimo areba imusozi, akabona hari umwijima n'amakuba kandi umucyo wijimishijwe n'ibicu byaho. Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga. Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.” Imfatiro z'irebe ry'umuryango zinyeganyezwa n'ijwi ry'uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi. Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro, arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27 Ujye unangira imitima y'ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.” Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”Iransubiza iti “Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n'amazu ari nta wuyabamo, n'igihugu kigahinduka amatongo rwose, Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu. Kandi naho cyasigarwamo n'umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk'uko ibiti by'umwela n'umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n'igishyitsi cyarwo.” Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w'Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora. Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n'Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n'imitima y'abantu be irahubangana, nk'uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n'umuyaga. Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha, ujyane n'umwana wawe Sheyariyashubu usanganire Ahazi, murahurira aho umugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy'umumeshi. Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba, kuko Abasiriya n'Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho. “ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora, kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga. Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya.“ ‘Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.’ ” Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati “Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy'ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.” Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.” Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo? Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu amwite izina Imanweli. Amata n'ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza, kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswe kizatabwa. “Wowe n'abantu bawe n'inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n'Abayuda: ni ko guterwa n'umwami wa Ashuri. “Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy'imigezi ya Egiputa, n'inzuki zo mu gihugu cya Ashuri. Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose. “Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa. “Icyo gihe umuntu azaragira inka y'iriza n'intama ebyiri. Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n'amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n'amavuta n'ubuki. “Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n'amahwa. Uwitwaje umuheto n'imyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n'amahwa gusa. Kandi n'imisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa n'imifatangwe n'amahwa, ahubwo hazaba urwuri rw'inka n'intama.” Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y'umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’ Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w'umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.” Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi. Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.” Uwiteka arongera arambwira ati “Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya, nuko rero none Uwiteka abateje amazi y'urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n'icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose, kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry'umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.” Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika. Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n'ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe. Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y'ubu bwoko ati “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk'uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk'ubwabo, kandi ntimugatinye. Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya. Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n'urutare rugusha, abere n'abaturage b'i Yerusalemu ikigoyi n'umutego. Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.” Bumba Ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye. Nuko Uwiteka wimaga amaso ab'inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire. Dore jyewe n'abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n'ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni. Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby'abazima byabazwa abapfuye? Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta museke uzabatambikira. Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n'abashonji, maze nibasonza bazarakara bavume umwami wabo n'Imana yabo, bazararama barebe hejuru barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n'umwijima n'umubabaro umeze nk'ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w'icuraburindi. Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga. Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo. Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk'ibyo mu isarura, nk'iby'abantu bishima bagabanya iminyago. Kuko umutwaro bamuhekeshaga n'ingegene bamukubitaga mu bitugu n'inkoni y'uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w'Abamidiyani. Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n'imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk'inkwi zo mu muriro. Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro. Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli. Abefurayimu n'abaturage b'i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavugana ubwibone no kwinangira imitima bati “Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.” Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini gutera Efurayimu, akamuhagurukiriza n'ababisha be. Abasiriya bazamuturuka imbere, Abafilisitiya na bo bamuturuke inyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Ariko abantu ntibagarukiye uwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo. Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeli umutwe n'ikibuno, inkindo n'imiberanya icyarimwe. Umugabo mukuru w'icyubahiro ni we mutwe, n'umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno. Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka. Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Erega gukiranirwa gutwika nk'umuriro utwika imifatangwe n'amahwa, ndetse ugakongeza n'ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsi utumbagira hejuru nk'ibicu bicuze umwijima. Uburakari bw'Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk'inkwi zicana umuriro, nta wubabarira mwene se. Umuntu azahubuza ibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n'iby'ibumoso na bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kuboko kwe. Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n'abanditsi bandikira ibigoramye, kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n'abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo. None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he? Bazacishwa bugufi babe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye. Ashuri ni yo ngegene y'umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye. Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n'ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk'ibyondo byo mu nzira. Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make. Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami? I Kalino ntihameze nk'i Karikemeshi? N'i Hamati ntihameze nka Arupadi? N'i Samariya ntihameze nk'i Damasiko? Nk'uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by'ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n'i Samariya, ibyo nagiriye i Samariya n'ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n'ibigirwamana byaho?” Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n'i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n'umutima w'igitsure n'ubwibone by'icyubahiro cye. Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z'ukuboko kwanjye n'ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z'amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z'ubwami. Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.” Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk'aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk'aho atari igiti. Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk'ahatwikwa n'umuriro. Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n'amahwa bye umunsi umwe. Kandi azamaraho ubwiza bw'ishyamba rye, n'ubw'imirima ye yera cyane, azamaraho n'ubugingo n'umubiri, hazabaho ubwihebe nk'uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba. Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare. Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n'abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by'ukuri, Uwera wa Isirayeli. Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye, ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n'umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n'urubanza rutabera, kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose. Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nk'uko Abanyegiputa babagize. Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n'umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.” Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk'ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y'inyanja, nk'uko yabigenje muri Egiputa. Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa. Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo, bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze. Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w'i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we! Ab'i Madumana babaye impunzi, n'abaturage b'i Gebimu baraterana ngo bahunge. Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, ari wo Yerusalemu. Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n'abarebare bazacishwa bugufi. Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n'i Lebanoni hazatsindwa n'iyo ntwari. Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto. Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha. Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe. Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye. Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe. Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura. Inka zizarishanya n'idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk'inka. Umwana wonka azakinira ku mwobo w'incira, n'umwana w'incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy'impiri. Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose. Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro. Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n'i Patirosi n'i Kushi na Elamu n'i Shinari n'i Hamati no mu birwa byo mu nyanja. Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z'isi. Ishyari ry'Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi. Bazahorera bagwe ku bitugu by'Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab'iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka. Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy'inyanja ya Egiputa, azazana n'umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto. Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa. Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza. Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.” Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza. Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose. Wa muturage w'i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.” Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye. Nimushinge ibendera ku musozi muremure w'ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y'imfura. Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari. Nimwumve ikiriri cy'abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk'icy'ishyanga rikomeye, mwumve n'urusaku rw'amahanga y'abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara. Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y'ijuru, bazanye n'Uwiteka n'intwaro z'uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose. Nimuboroge kuko umunsi w'Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose. Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n'umutima w'umuntu wese ukuka. Baziheba, umubabaro n'uburibwe bizabafata, bazababara nk'umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n'umuriro. Dore umunsi w'Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw'inkazi n'umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n'abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo. Inyenyeri zo mu ijuru n'ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako. Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw'abibone, n'agasuzuguro k'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi. Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri. Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n'umujinya w'Uwiteka Nyiringabo ku munsi w'uburakari bwe bukaze. Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk'isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo. Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota. Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato. Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n'izahabu ntizabanezeza. Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n'abana babo batoya. Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy'amahanga y'abami, ari ho bwiza bw'ubwibone bw'Abakaludaya, hazamera nk'uko Imana yarimburaga i Sodomu n'i Gomora. Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n'abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo. Ahubwo inyamaswa z'inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n'ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n'ihene z'ibikomo zizahateganira. Amasega azakankamira mu mazu yabo y'inyumba, n'imbwebwe zizamokera mu mazu y'abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama. Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n'ab'inzu ya Yakobo. Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab'inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy'Uwiteka babagire abagaragu n'abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara. Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n'umuruho n'agahato bagukoreshaga, umwami w'i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w'izahabu na wo ushizeho! Uwiteka avunnye inkoni y'abanyabyaha, ni yo nkoni y'abategeka, bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza. Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba. Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n'imyerezi y'i Lebanoni iravuga iti ‘Uhereye aho wagwiriye nta wasubiye kudutema.’ “Ikuzimu hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b'amahanga bose ku ntebe zabo. Abo bose bazakubaza bati ‘Mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe? Icyubahiro cyawe n'amajwi y'inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa.’ “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’ Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo. “Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami, agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’ Abami b'amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro, umwami wese mu nzu ye bwite. Naho wowe bagutesheje imva yawe, utabwa nk'ishami ryanzwe urunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n'inkota zijugunywa mu mabuye yo mu rwobo, kandi umeze nk'intumbi bakandagira. Ntuzahambanwa n'abandi bami kuko watsembye igihugu cyawe ukica abantu bawe, urubyaro rw'inkozi z'ibibi ntiruzibukwa iteka ryose. Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.” “Nzabahagurukira”, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Kandi i Babuloni nzahatsemba izina ryaho n'abasigaye bacitse ku icumu, abana n'abuzukuru.” Ni ko Uwiteka avuga. “Nzahahindura igihugu cy'ibinyogote n'ibidendezi by'amazi, nzahakubuza umweyo urimbura.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba. Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n'umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.” Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose. Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina? Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi. Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe ni uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy'inzoka hagiye kuvamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y'ubumara butwika. 2.4-7; Zek 9.5-7 Abana b'imfura b'abakene bazagaburirwa n'abatindi bazaryama biziguye. Kandi igishyitsi cyawe nzacyicisha inzara, n'abazacika ku icumu bazicwa. Wa rembo we, boroga. Nawe wa murwa we, urire. Bufilisitiya mwese, murayagāye kuko ikasikazi haturutse umwotsi, kandi nta n'umwe ubuze mu gitero. Intumwa z'ishyanga bazazisubiza iki? Bazazisubiza bati “Uwiteka ni we wanshinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira.” Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11Erega Ari, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose. Bagenda mu nzira z'iwabo bambaye ibigunira, hejuru y'amazu yabo no mu miharuro y'iwabo umuntu wese araboroga arira cyane. Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z'i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi. Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y'abarimbuka. Kuko amazi y'i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi. Ni cyo kizatuma ibintu batunze n'ibyo babitse babijyana ku mugezi w'imikinga, kuko kurira kugeze mu ngabano z'i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n'i Bēriyelimu. Amazi y'i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n'abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare. Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, mumurabukire abana b'intama. Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b'i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni. Tugīre inama uca imanza ku manywa y'ihangu utubere igicucu gihwanye n'ijoro, uhishe ibicibwa n'inzererezi ntuzazigambanire. Ibicibwa by'i Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bw'abamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu. Intebe y'ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z'ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka. Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n'agasuzuguro ke n'ubwibone bwe n'uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk'ubusa. Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose, kuko imirima y'i Heshiboni irabye n'uruzabibu rw'i Sibuma abatware b'amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja. Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw'i Sibuma nk'uko ab'i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z'intambara. Ibyishimo n'umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw'ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho. Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi. Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha. Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera. Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk'iy'ukorera ibihembo, icyubahiro cy'i Mowabu n'ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze. Ibihanurirwa i Damasiko.“I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n'ikirundo cy'isakamburiro. Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw'imikumbi n'inama zayo kandi nta wuzayikoma. Ibihome bizashira muri Efurayimu n'ubwami buzashira i Damasiko, n'abazaba bacitse ku icumu b'i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk'uko icyubahiro cy'Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze. “Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n'umubyibuho we uzashira ananuke. Kandi bizamera nk'umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk'uhumba amasaka mu kibaya cy'Abarafa. Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk'iby'umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y'impande z'umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze. Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli. Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n'intoki ze, ntazita ku bukorikori bw'intoki ze cyangwa Ashera n'ibishushanyo by'izuba. Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk'ahantu ho mu bibira no mu mpinga z'imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose. Kuko wibagiwe Imana y'agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy'imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n'ingurukira z'inyamahanga. Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w'umubabaro n'agahinda gasāze. Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y'amahanga menshi ahorera nk'inyanja, umva no gusuma kw'amahanga asuma nk'amazi menshi yo ku rusumo. Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukungugu utumurwa na serwakira. Dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w'abatunyaga kandi ni byo bihembo by'abatwambura. Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya, cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.” Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva. Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.” Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho. Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba. Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni. Ibihanurirwa Egiputa.Dore Uwiteka ahetswe n'igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda. “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n'umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n'undi, ubwami buzatera ubundi bwami. Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n'abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi. Abanyegiputa nzabagabiza umutware w'umunyamwaga, kandi umwami w'umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze. Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka. Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n'imiberanya bizahonga. Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n'imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka. Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n'abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege. Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n'ababoha imyenda yera bazumirwa. Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n'abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima. Abatware b'i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z'abajyanama ba Farawo b'abahanga zihindutse iz'ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w'umunyabwenge, ndi uw'abami ba kera”? Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa. Abatware b'i Sowani bahindutse abapfapfa, n'abatware b'i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry'imiryango yaho. Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk'uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye. Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n'umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n'ishami ry'umukindo cyangwa n'umuberanya. Uwo munsi Egiputa hazamera nk'abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n'uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko. Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw'imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa. Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka. Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n'umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n'ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n'umurengezi, aze abakize. Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n'amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure. Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza. Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n'Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n'Abashuri bazasengera hamwe. Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha, kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b'Abanyegiputa n'Abashuri umurimo w'intoki zanjye, n'Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.” Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra, icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto. Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza, ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni. Kandi baziheba bakorwe n'isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga. Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ” Ibihanurirwa ubutayu bw'inyanja.Nk'uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy'ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba. Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n'umunyazi aranyaga.Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije. Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n'umubabaro nk'uw'umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba. Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi. Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta. Kuko Uwiteka ambwiye ati “Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye. Nabona umutwe w'ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.” Nuko avuge nk'intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w'abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye. None dore nguriya umutwe w'ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N'ibishushanyo bibajwe by'ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.” Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye. Ibihanurirwa i Duma.Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?” Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.” Ibihanurirwa Arabiya.Yemwe mwa nzererezi z'Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara. Uwishwe n'inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy'i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo, kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n'imiheto ifoye n'amakuba y'intambara. Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira. Abazasigara ku mubare w'abarashi b'intwari z'Abakedari bazaba imbarwa.” Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze. Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo.Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu? Yewe wa murwa wuzuye urusaku n'imivurungano we, wa mudugudu wishima we!Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara! Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe. Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w'ubwoko bwanjye unyazwe, kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.” Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo. Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo. Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba. Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo, mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike. Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane. Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira, aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n'intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.” Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze. Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti ‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare? Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira, akuzingazinge akujugunye nk'umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we. Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’ “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w'abaturage b'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda. Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura. Nzamushimangira nk'umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro. “Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze. Ibihanurirwa i Tiro.Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzi b'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke. Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry'amahanga. Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.” Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane. Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge. Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo? Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi? Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose. Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse. Yarambuye ukuboko kwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho. Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.” Murebe igihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo. Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse. Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya. Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe. Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose. Ubutunzi n'ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye. Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo. Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura. Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo. Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b'isi bacitse intege. Kandi isi ihumanijwe n'abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n'abayibamo bagatsindwa n'urubanza, ni cyo gitumye abaturage b'isi batwikwa hagasigara bake. Vino y'ihira irarira, uruzabibu rurarabye, ab'imitima iguwe neza bose barasuhuza umutima. Ibyishimo bitewe n'amashako birashize, urusaku rw'abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n'inanga urashize. Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa. Umurwa uvurungana urasenyutse, amazu yose arakinze kugira ngo hatagira uwinjira. Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, aho umunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe. Mu murwa hasigaye amatongo, n'irembo riraridutse. Nuko abantu bo mu isi bazamera nk'umutini unyeganyezwa, cyangwa nk'uko bahumba inzabibu isarura rishize. Aba bazarangurura amajwi basakuze ku bw'icyubahiro cy'Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja. Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja. Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y'isi ziti “Abakiranutsi bahabwe icyubahiro.”Ariko ndavuga nti “Ndonze! Ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane.” Wa muturage w'isi we, ubwoba n'urwobo n'umutego bikugezeho. Nuko uhunga urusaku rw'ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z'isi zikanyeganyega. Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. Isi izadandabirana nk'umusinzi kandi izanyeganyezwa nk'ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka. Uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n'abami bo hasi mu isi. Bazateranirizwa hamwe nk'uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y'imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa. Nuko ukwezi kuzakorwa n'isoni n'izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n'i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y'abatware be bakuru. Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri. Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy'isakamburiro, umudugudu ugoswe n'inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw'abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose. Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w'amahanga agira umwaga ukagutinya, kuko abakene n'abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw'ishuheri n'igicucu cy'icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk'uko amashahi yiroha ku nzu. Nk'uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n'igicucu cy'igicu, ni ko uzatwama induru z'abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by'abanyamwaga. Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y'umurera imininnye neza. Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy'ubwirabure gitwikiriye mu maso h'abantu bose, kandi n'igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose, kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k'Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk'uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y'amase. Zef 2.8-11 Kandi azaramburiramo amaboko nk'uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n'ubugambanyi yagambanaga. Igihome cy'umunara cyo ku nkike zawe z'amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu. Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n'ibihome. Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby'ukuri ryinjire. Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose. Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu. Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by'abakene n'iby'abatindi ni byo bizawuribata. “Inzira y'umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y'amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n'urwibutso rwawe. Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka. Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw'Umwami Imana. “Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika. “Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza. Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe. Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose. “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z'igihugu zose. Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya. Nk'uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n'ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka. Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.” “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z'abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk'igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye. “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja. Uwo munsi bazavuga bati “Nimuririmbire uruzabibu rwa vino.” Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza. Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n'amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe. Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye. Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto. Mbese yabakubise nk'uko yakubise ababakubitaga, cyangwa bishwe nk'uko ababicaga bishwe? Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenza urugero, mu munsi w'umuyaga uturuka iburasirazuba yabimirije umuyaga w'ishuheri. Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukuraho icyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka. Umudugudu ugoswe n'inkike ubaye umusaka n'amatongo yatawe ameze nk'ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho. Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ari ubwoko butazi ubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbye itazabagirira imbabazi. Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe. Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu. Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano. Dore Uwiteka afite umunyamaboko w'intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzure arenga inkombe. Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa. Kandi ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose. Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo, n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo. Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa. Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n'imyanda, nta heza na hato. Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse? Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya. Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi, ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva. Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe. Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu. Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.” Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho. Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.”Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho. Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n'ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi. Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa. Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu! Uwiteka azahaguruka nk'uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w'inzaduka, uwo murimo we w'inzaduka azawusohoza. Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose. Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye. Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka? Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho? Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza. Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw'igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo. Ingano z'umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze. N'ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge. Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye, ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli. Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera. Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu. Ariko ingabo z'ababisha bawe zizaba zimeze nk'umukungugu, n'ingabo z'abanyamwaga zizamera nk'umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya. Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw'inkuba n'umushyitsi w'isi n'umuriri ukomeye, na serwakira n'inkubi y'umuyaga, n'ikirimi cy'umuriro ukongora. Ingabo z'amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n'igihome cye bakamurushya, bizaba nk'inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro. Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera. Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha kuko Uwiteka abasutseho umwuka w'ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n'imitwe yanyu, ari yo aberekwa. Kwerekwa kose kwabahindukiye nk'amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”, maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.” Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe, nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw'abanyabwenge babo buzarimbuka, n'ubuhanga bw'abahanga babo buzahishwa.” Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?” Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n'ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge? Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba. Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n'impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n'umwijima. Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n'abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli. Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n'umukobanyi ashizeho, n'abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse. Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro. Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n'isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa. Kandi we n'abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli, n'abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n'abinuba bazemera kubwirizwa.” “Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa. Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro, kuko abatware babo bari i Sowani, n'intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi. Bose bazakorwa n'isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.” Ibihanurirwa inyamaswa z'ikusi.Banyura mu gihugu cy'amakuba n'uburibwe, aho intare y'ingore n'iy'ingabo zituruka, hakaba incira n'inzoka ziguruka z'ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y'indogobe nto, bashyize n'ibintu byabo ku mapfupfu y'ingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro, kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa. Nuko genda ubyandikire ku gisate imbere yabo, ubyandike no mu gitabo, bibe iby'igihe kizaza kugeza iteka ryose. Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y'Uwiteka, babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n'abahanuzi bati “Ntimukaduhanurire iby'ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma, muve mu nzira muteshuke, mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose.” Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n'ubugoryi mukaba ari byo mwishingikirizaho, ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk'inkike ihubanye igiye kugwa, nk'ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje. Kandi azakimena nk'uko inkono y'umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n'uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.” Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze. Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y'imbaraga’. Ni koko n'abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga. Abantu igihumbi bazirukanwa n'umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk'igiti kirekire gishinze mu mpinga y'umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.” Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose. Kuko abantu bazatura i Siyoni h'i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza. Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by'amakuba n'amazi y'agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.” Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n'izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk'ikintu gihumanye ukibwire uti “Hoshi, vaho.” Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka y'umwero w'ubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari. Inka n'indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara n'inkōko. Ku munsi w'icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n'amasōko y'amazi. Umwezi w'ukwezi uzamera nk'umucyo w'izuba, kandi umucyo w'izuba uzongerwa karindwi uhwane n'umucyo w'iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by'abantu be akavura n'inguma zabo. Dore izina ry'Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n'ururimi rwe rumeze nk'umuriro ukongora. Umwuka we umeze nk'umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n'umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z'amahanga. Nuko muzaririmba indirimbo nk'iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n'umunezero wo mu mutima nk'uw'umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w'Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli. Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry'icyubahiro, kandi kumanuka k'ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n'umujinya we, n'ikirimi cy'umuriro ukongora n'inkubi y'umuyaga n'urubura. Abashuri bazakurwa umutima n'ijwi ry'Uwiteka, azabakubita inkoni ye. Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n'Uwiteka, hazajya habaho ishako n'inanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko. Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho ni umuriro n'inkwi nyinshi, umwuka w'Uwiteka umeze nk'umugezi w'amazuku ari wo urikongeza. Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n'amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka. Ariko rero na we azi ubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukira inzu y'inkozi z'ibibi n'abakiranirwa babatabaye. Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n'amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe. Uwiteka arambwiye ngo “Nk'uko intare, intare y'igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n'amajwi yabo kandi nticogozwe n'urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho. Nk'uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize. “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije. Maze uwo munsi umuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by'ifeza n'iby'izahabu, byakozwe n'intoki zanyu bikababera icyaha. Nuko Umwashuri azicwa n'inkota itari iy'intwari, kandi inkota itari iy'abantu izamurya ayihunge, n'abasore babo bazaba ibiretwa. Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kandi abatware bazihebeshwa n'ibendera.” Ni ko Uwiteka avuga ufite umuriro we i Siyoni, akagira ikome rye muri Yerusalemu. Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. Umuntu azaba nk'aho kwikinga umuyaga n'ubwugamo bw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya. Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega. Uw'umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw'ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane. Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu, kuko umupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n'ufite inyota atamuramiza amazi. Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye. Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza. Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho. Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira. Bazikubita mu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane. Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero, kuko urugo rw'umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n'umunara w'abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba. Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane. Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje. Ariko ishyamba rizagushwa n'urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose. Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe. Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye. Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba. Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana. Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye. Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka. Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe. Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane. Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu. Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumeli hahungutse amababi. Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha. Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika. Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.” Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko. Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw'iteka? Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi, uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywa ntazayabura. Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure. Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?” Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inanirana utabasha kumva, n'ururimi rw'umunyamahanga utabasha kumenya. Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika. Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro. Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza. Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago. Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo. Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n'ibiyuzuye byumve, ubutaka n'ibimera byose na byo byumve. Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe. Intumbi z'ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo. Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk'ikibabi cy'umuzabibu, cyangwa icy'umutini uko biraba bigahunguka. Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n'abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Inkota y'Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure n'amaraso y'abana b'intama n'ihene, n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurume y'intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu. Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n'amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n'umukungugu w'iwabo uzabyibushywa n'ibinure. Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni. Imigezi yaho izahinduka ubujeni n'umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose. Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa. Bazahamagaza imfura z'icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa. Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa, n'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitovu, hazaba ikutiro ry'ingunzu n'imbuga y'imbuni. Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n'amasega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe. Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo. Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije. Yahabifindiriye ubufindo, n'ukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi. Ubutayu n'umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n'indirimbo, buzahabwa ubwiza bw'i Lebanoni n'igikundiro cy'i Karumeli n'i Sharoni. Bazareba ubwiza bw'Uwiteka n'igikundiro cy'Imana yacu. Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.” Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara, ururimi rw'ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n'umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry'ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n'uruberanya n'urufunzo. Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba. Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y'inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo. Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga. Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y'i Buyuda yose yari igoswe n'inkike, arayitsinda. Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n'ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi. Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge. Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki? Ngo inama zawe n'imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira? Erega wiringiye inkoni y'urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose. “Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’ Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho. Wabasha ute kwirukana umutware n'umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi. Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n'Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ ” Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.” Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?” Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve amagambo y'umwami mukuru umwami wa Ashuri. Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza. Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’ Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye, kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu.’ Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri? Imana z'i Hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab'i Samariya amaboko yanjye? Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?” Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.” Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake. Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka. Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo rwe, na Shebuna w'umwanditsi n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi. Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka kandi nta mbaraga zo kubabyara. Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ” Nuko abagaragu b'umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya. Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse. Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ” Hanyuma Rabushake asubirayo asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi. Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati “Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’ Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? Mbese imana z'abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani n'i Resefu, n'Abanyedeni bari i Telasari? Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?” Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka. Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati “Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi. Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho. Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo, bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura. Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.” Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ati ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w'i Yerusalemu akujungurije umutwe. Uwo watonganije ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli. Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati y'i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera. Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye. “ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo. Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi n'ubwatsi bukimera, nk'ubwatsi bumera hejuru y'inzu, nk'umurima w'ingano zikiri nto. “ ‘Ariko nzi imyicarire yawe n'imitabarire yawe, n'imitabarukire yawe n'uburakari wandakariye. Kuko uburakari wandakariye n'agasuzuguro kawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.’ “Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo. Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto. Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza. “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho. Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze. ‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ” Maze marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu munani n'ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo. Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve. Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye. Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane. Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yesaya riti “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu. Kandi nzagukizanya n'uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda. “ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z'urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w'intambwe cumi z'urugero. Ibyo Hezekiya umwami w'Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi: Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.” Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturage bo mu isi. Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk'ihema ry'umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk'uko umuboshyi w'imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. Ntaka nk'intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk'inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.” Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye. Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho. Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw'iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje. Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n'urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk'uko nkogeza uyu munsi, se w'abana azabigisha ukuri kwawe. Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho. Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w'imbuto z'umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.” Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?” Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira. Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y'ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse. Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni baza ari jye basanga.” Arongera aramubaza ati “Mu nzu yawe babonyemo iki?”Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.” Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo: igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n'ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze. Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.” Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka avuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n'iby'ukuri nkiriho.” “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga. “Muvuge ibyururutsa imitima y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'Uwiteka.” Nimwumve ijwi ry'urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa, n'ahagoramye hazagororwa n'inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.” Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.”Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?”“Abantu bose bameze nk'ubwatsi, n'ubwiza bwabo bwose bumeze nk'uburabyo bwo ku gasozi. Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w'Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk'ubwatsi. Ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry'Imana yacu rizahoraho iteka ryose.” Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z'ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z'ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y'i Buyuda uti “Dore Imana yanyu.” Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri imbere. Izaragira umukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriza abana b'intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza. Ni nde wigeze kugera amazi y'inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z'intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n'udusozi akatugera mu minzani? Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w'Uwiteka, akamuhugura nk'umugira inama? Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza? Dore amahanga ameze nk'igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n'umukungugu ufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk'uterura akantu gato cyane. I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucana zihagije, kandi n'inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa. Mu maso ye amahanga yose ni nk'ubusa, kuri we abarwa nk'ubusa ndetse ari hanyuma y'ubusa. Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki? Dore igishushanyo kibajwe umucuzi abanza kukiyaza, umucuzi w'izahabu akagiteraho izahabu, akagicurira imikufi y'ifeza. Umutindi utabona ituro ringana rityo ashaka igiti kitazabora, maze akishakira umukozi w'umuhanga wo gushinga igishushanyo kibajwe, kitazakuka. Mbese ntimwamenye kandi ntimurakumva? Nta cyo mwabwiwe uhereye mbere na mbere? Uhereye igihe isi yaremewe nta cyo mwasobanuriwe? Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw'ijuru, abaturage bo mu isi bameze nk'ubuzīkira. Ni yo ibamba ijuru nk'inyegamo, ikaribamba nk'ihema ryo kubamo, ibikomangoma ikabihindura ubusa n'abacamanza bo mu isi ikabahindura ibitagira umumaro. Ni ukuri ni yo bagiterwa, ni koko ni yo bakibibwa, kandi igiti cyabo ni yo kigishora imizi mu butaka. Imana ibahuhaho bakaraba, umuyaga wa serwakira ukabayora nk'ibishingwe. “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?” Ni ko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n'ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira. Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w'impera z'isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b'imigenda bazacogora baruhe, n'abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora. Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane. Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk'umukungugu, abagabiza n'umuheto we abahindura nk'ibishingwe bitumurwa. Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo. Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n'uw'imperuka. Ndi we. Ibirwa byararebye biratinya, impera z'isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z'isi bigira hafi baraza. Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.” Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.” Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega. Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z'isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye. Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. “Dore abakurakariye bose bazakorwa n'isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk'ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw'iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’ Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b'Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe. “Dore nzakugira umuhuzo mushya w'ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n'udusozi ukaduhindura nk'ibishingwe. Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli. “Abakene n'abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna. Nzazibura imigezi mu mpinga z'imisozi n'amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by'amazi, n'igihugu cyumye nzagihindura amasōko. Mu butayu nzahatera imyerezi n'imishita, n'imihadasi n'ibiti by'amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by'imiberoshi n'imitidari n'imiteyashuri bikurane, kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k'Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye. “Nimushinge urubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburane imanza zanyu zikomeye.” Ni ko Umwami wa Yakobo avuga. “Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho. Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese. Dore nta cyo muri cyo kandi nta n'icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira. “Ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk'ukāta urwondo cyangwa nk'uko umubumbyi akāta ibumba. Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n'umwe wumvise amagambo yanyu. Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza. Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n'umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije. Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano. “Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira. Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by'ukuri. Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n'ibirwa bizategereza amategeko ye.” Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n'ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo. “Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry'abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga, no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y'imbohe. “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe. Dore ibya mbere birasohoye, n'ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.” Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe rye uhereye ku mpera y'isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n'ibiyirimo byose n'ibirwa n'ababituyeho. Ubutayu n'imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, n'ibirorero bituweho n'Abakedari, n'abaturage b'i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z'imisozi. Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa. Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk'intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye. “Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk'uko umugore uramukwa asamaguza asemeka. Nzarimbura imisozi n'udusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n'ibidendezi nzabikamya. “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n'ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna. Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n'isoni cyane. “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w'Uwiteka? Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.” Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y'imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa. Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya? Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye? Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n'intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho. Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n'i Seba nahatanze ku bwawe. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba. Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n'ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n'abakobwa banjye bave ku mpera y'isi, nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.” Sohora impumyi zifite amaso n'ibipfamatwi bifite amatwi, amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby'ukuri. “Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. “Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby'agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga. “Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?” Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n'inkuge zabo biratanaga. Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n'Umwami wanyu.” Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi, agasohora amagare n'amafarashi: ingabo n'intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk'uko bazimya imuri. “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije, abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye. “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe. Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w'amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu. Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by'ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe. Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. “Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe. Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n'abigisha bawe bancumuyeho. Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b'ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi. “Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.” Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije. “Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n'abana bawe nzabaha umugisha. Bazamera nk'uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi. “Umwe azavuga ati ‘Ndi uw'Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n'ukuboko kwe ko ari uw'Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.” Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye. Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n'ibizabaho nibabivuge. Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.” Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by'umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n'ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n'isoni. Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro? Dore bagenzi be bose bazakorwa n'isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe. Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n'ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba. Umubaji w'ibishushanyo arēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n'imbazo, akakigera cyose n'icyuma kigera, akagishushanya n'ishusho y'umuntu kikagira uburanga nk'ubw'umuntu, nuko kikaba mu nzu. Yitemera imyerezi n'imizo n'imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy'umworeni imvura ikakimeza, hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n'izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire. Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.” Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.” Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya. Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishije umuriro amakara nyatarisha umutsima, nyotsaho n'inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y'igiti?” Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n'umutima wibeshya, ntabasha gukiza ubugingo bwe ntarushye yibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?” “Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa. Neyuye ibicumuro byawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu, ngarukira kuko nagucunguye.” Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangurura wa kuzimu ko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n'igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli. Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe? Indagu z'abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu. Uwiteka ari we ukomeza ijambo ry'umugaragu we agasohoza inama z'intumwa ze, avuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby'imidugudu y'i Buyuda ati ‘Izubakwa kandi nzubura imyanya yaho, yabaye amatongo.’ Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’ Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ” Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z'imiringa, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli. Ku bw'umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya. “Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho. Ni jye urema umucyo n'umwijima, nkazana amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose. Wa juru we, tonyanza, n'ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.” Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z'isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?” Azabona ishyano ubaza se ati “Urabyara iki?” Akabaza nyina ati “Utwite iki?” Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z'ibizaza, mukantegekera iby'abahungu banjye n'ibyo nkoresha intoki? Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n'intoki zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka. Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n'indamu za Etiyopiya n'iz'Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ” Mana ya Isirayeli Umukiza, ni ukuri ni wowe Mana yihisha. Bazakorwa n'isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe. Ariko Isirayeli azakirishwa n'Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n'isoni, ntimuzamwara iteka ryose. Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho. Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo nti ‘Muranshakira ubusa.’ Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye. “Nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy'igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukiza nta bwenge bagira. Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye. “Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira. “Hariho uzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n'imbaraga.’ ”Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n'isoni. Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata. Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n'amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye. Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago. “Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza. “Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa? Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya. Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize. “Nimwibuke ibyo mwerekane ubugabo bwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumura mwe. Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora. Nzahamagara igisiga cy'amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugabo ufite imigambi yanjye uturuka mu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’ Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka. Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzaba kure n'agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye. “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloni we. Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y'ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza. Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi. Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.” Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli. “Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami. Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane. Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo. “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’ Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’ “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura. Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha. Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho. “Dore bazamera nk'ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande. Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza. “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry'Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n'ibyo gukiranuka, kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo. “Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza. Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukaba nk'umuringa. Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’ Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya. Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’ Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka. “Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho. Dore ndagutunganyije ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka. Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw'isi, ukuboko kwanjye kw'iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba. “Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w'Uwiteka i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya. Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe. “Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.” Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umuraba w'inyanja, kandi urubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.” Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.” Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza. “Nta mahoro y'abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga. Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina. Akanwa kanjye yagahinduye nk'inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy'ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose. Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.” Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n'ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n'Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.” None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga, aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.” Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy'abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n'ibikomangoma baramye ku bw'Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.” Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry'abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare. Kandi ubwire imbohe zisohoke, n'abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z'imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri. Ntibazicwa n'inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n'izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y'amazi. “Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru. Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n'iburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cy'i Sinimu.” Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi. Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.” “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk'uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka. “Abana bawe barihuta, abakurimbuye n'abakugize amatongo bazakuvaho. Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubaho kwanjye yuko uzabambara bose nk'uwambaye iby'umurimbo, uzabakenyera use n'umugeni.” Ni ko Uwiteka avuga. “Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n'umusaka, n'igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure. Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’ Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n'igicibwa n'inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ” Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n'abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu. Abami bazakubera ba so bakurera, n'abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n'isoni.” Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa? Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n'abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y'abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n'ukurwanya kandi nzakiza abana bawe. Abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk'usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe n'Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.” Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko. “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari. Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.” Umwami Imana impaye ururimi rw'abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe. Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma. Abakubita nabategeye umugongo n'imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe. Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni. Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? Duhagarare twembi, umurezi wanjye ni nde? Nanyegere. Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni nde uzatsindisha? Bose bazasaza nk'umwambaro, inyenzi zizabarya pe! Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye. Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro. “Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo. Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza. “Uwiteka ahumurije i Siyoni n'imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo. “Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga. Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira. Nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi. Ijuru rizatamuruka nk'umwotsi n'isi izasaza nk'umwambaro, n'abayibamo bazapfa nk'isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka. “Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo, kuko inyenzi zizabarya nk'uko zirya imyambaro, n'umuranda uzabarya nk'uko urya ubwoya bw'intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n'agakiza kanjye kazagumaho ibihe byose.” Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k'Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z'ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahu ugasogota cya Kiyoka? Si wowe wakamije inyanja y'amazi maremare y'imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo? Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya. “Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n'umwana w'umuntu uzahindurwa nk'ubwatsi, ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n'imfatiro z'isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw'umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw'umugome butwaye iki? Abanyagano b'ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura. “Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy'ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z'isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ” Kanguka, kanguka, byuka uhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy'umujinya we, unyoye igikombe cy'ibidandabiranya, uracyiranguza. Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobora ubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufata ukuboko. Ibi byombi bikugezeho! Ni nde uzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n'inzara n'inkota ko biguteye, naguhumuriza nte? Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk'uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w'Uwiteka ari wo guhana kw'Imana yawe. Nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino, umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw'abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy'ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy'umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi. Ngishyize mu biganza by'abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, nawe ugatega umugongo wawe nk'ubutaka cyangwa nk'inzira y'abagenzi.” Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo. Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w'i Siyoni wajyanywe ari imbohe, kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.” Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa. None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!” Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo. Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu. Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu. Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza. Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera. Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane. Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu, uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya. Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde? Kuko yakuriye imbere ye nk'ikigejigeji, nk'igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y'abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by'ubwoko bwe? Bategetse ko ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke. Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukuboko kwe. Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo. Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome. “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b'igishubaziko baruta ubwinshi abana b'umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Agūra ikibanza cy'ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n'ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo. Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose. “Uwiteka aguhamagaye nk'umugore w'igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk'umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga. “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga. “Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk'uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana. Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga. “Yewe urengana, ugahungabanywa n'inkubi y'umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro. Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza. “Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi. Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y'ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize. “Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w'amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura. Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga. “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho. “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe. Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w'amoko n'umugaba wayo. Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.” Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. “Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira. “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye. “Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n'udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi. Mu cyimbo cy'umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy'umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry'Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.” Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby'ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo n'umwana w'umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.” Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubwoko bwe.” Kandi n'inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.” Kuko Uwiteka avuga ati “Iby'inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye, nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugira abahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho. “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.” Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.” Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba. Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk'imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira. Ni koko ni imbwa z'ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose. Baravugana bati “Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.” Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza. Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe. “Nimwigire hino, mwa bahungu b'umugore w'umushitsikazi mwe, urubyaro rw'umusambanyi na maraya. Uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b'abanyabyaha, urubyaro rw'abanyabinyoma, yemwe abihangishaho muri munsi y'imirinzi n'igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare? Mu mabuye y'ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n'ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo? Ku musozi muremure munini ni ho washyize uburiri bwawe, kandi ni ho wazamukaga ukajya gutamba ibitambo. Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y'inzugi n'ibikomanizo, kuko wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda. Washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu. Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba. “Mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya ntunyibuke kandi ukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe? Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n'imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira. Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose. Ariko unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera.” Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y'ubwoko bwanjye.” Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse. Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n'imitima naremye byashirira imbere yanjye. Icyaha cye cy'umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n'umutima we. “Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n'abamuborogeye. Ni jye urema ishimwe ry'imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko abanyabyaha bameze nk'inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n'imivumba. Nta mahoro y'abanyabyaha.” Ni ko Imana yanjye ivuga. “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk'ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo. Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk'ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y'Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana. “Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose. Dore icyo mwiyiririza ubusa n'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira? “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby'agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu. “Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk'umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy'Uwiteka kizaba kigushoreye. Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’“Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi, ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y'ihangu. Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by'amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk'urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk'isōko y'amazi idakama. N'abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo. “Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze. Dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva. Erega amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n'ururimi rwanyu ruvuga ibibi by'ibihwehwe! Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby'ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa. Baturaga amagi y'impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira. Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y'urugomo. Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y'abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura. Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro. Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji. Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, ni ukuri turakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk'intumbi. Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure. Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi. Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima. Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira. Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage.Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari, kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama. Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n'imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk'umwitero. Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n'ababisha be azabahōra, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano. Ni bwo bazubaha izina ry'Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugezi uhurura ujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka. “Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga. Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga. Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye. Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w'icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, n'abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n'abakobwa bawe bazaza bahagatiwe. Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw'ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri. Amashyo y'ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z'i Midiyani n'iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n'imibavu zerekana ishimwe ry'Uwiteka. Imikumbi y'i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y'intama y'i Nebawoti azagukorera, azurira igicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y'icyubahiro cyanjye. Aba ni bande baguruka nk'igicu, bakamera nk'inuma zisubira mu madirishya yazo? Ni ukuri ibirwa bizantegereza, n'inkuge z'i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n'izahabu byabo ku bw'izina ry'Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije. “Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n'abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira. Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw'amahanga n'abami bayo ari imfate. Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose. “Ibiti by'icyubahiro by'i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n'imiberoshi n'imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza. Abahungu b'abakurenganyaga bazaza bakwikubite imbere, n'abagusuzuguraga bazunama ku birenge byawe, bakwite Umurwa w'Uwiteka, Siyoni, ah'Uwera wa Isirayeli. “Nubwo waretswe ukangwa ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi. Kandi uzonka n'amashereka y'amahanga, uzonka amabere y'abami. Nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n'Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo. “Mu cyimbo cy'imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy'icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy'igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy'amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro. Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n'amarembo yawe uzayita Ishimwe. “Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro. Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize. Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w'intoki zanjye umpesha icyubahiro. Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.” Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose. Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare. Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu. Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira. Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho. “Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby'ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho. Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.” Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk'uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye. Nk'uko ubutaka bumera umumero, kandi nk'uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n'ishimwe imbere y'amahanga yose. Ku bw'urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k'umuseke, n'agakiza kaho kakamera nk'itabaza ryaka. Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n'abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n'Uwiteka. Kandi uzaba ikamba ry'ubwiza riri mu ntoki z'Uwiteka, n'igisingo cy'ubwami kiri mu ntoki z'Imana yawe. Ntuzongera kwitwa Intabwa, n'igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n'igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa. Nk'uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk'uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa. Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi. Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw'iburyo n'ukuboko kw'imbaraga ze ati “Ni ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n'abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye. Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by'ubuturo bwanjye bwera.” Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera. Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y'isi ati “Nimubwire umukobwa w'i Siyoni muti ‘Dore Umukiza wawe araje, azanye n'ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.’ ” Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe. Uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y'imihemba, yambaye imyenda y'icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5“Ni jye uvugisha gukiranuka, nyir'imbaraga zo gukiza.” Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n'iy'uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino? “Niyengesheje umuvure jyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n'umwe twari kumwe. Ni ukuri nabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungisha umujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana. Kuko nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n'umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye. Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n'uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumye ukuboko kwanjye kunzanira agakiza, n'uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye. Mvungisha amahanga uburakari bwanjye, mbasindisha umujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.” Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n'ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza. Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n'imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera. Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo. Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n'abantu be ati “Uwabazamuranye n'abungeri b'intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he? Ni nde watumye ukuboko kwe kw'icyubahiro kugenda iruhande rw'iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho, akabanyuza imuhengeri nk'amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare? Nk'uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w'Uwiteka yabaruhuraga.” Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugira ngo wiheshe izina ry'icyubahiro. Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturo bwo kwera kwawe n'ubw'icyubahiro cyawe. Umwete wawe n'imirimo yawe y'imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutima wawe n'imbabazi zawe ndabyimwe. Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe. Uwiteka, ni iki gituma utuyobya inzira zawe, ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garuka ugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe. Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera. Twahindutse nk'abatigeze gutegekwa nawe, nk'abatigeze kwitirirwa izina ryawe. Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk'uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe. Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe, kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa? Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga. Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu. Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w'intoki zawe. Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe. Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo. Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n'ibintu byacu byose binezeza byarononekaye. Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose? “Nabaririjwe n'abatanyitagaho, nabonywe n'abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘Nimundebe, nimundebe.’ Ariko ubwoko bw'abagome nabutegeraga amaboko umunsi ukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwira ubwabo. Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari. Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z'ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w'inyama z'ibizira, bakavuga bati ‘Hagarara ukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’ Abo bambera umwotsi wo mu mazuru n'umuriro waka ukiriza umunsi. “Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo. Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n'ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.” Uwiteka aravuga ati “Nk'uko iseri ry'inzabibu rivamo umutobe bakavuga bati ‘Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose. Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n'abagaragu banjye bazahatura. Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy'intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy'amashyo y'inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga. “Ariko mwebwe abimūye Uwiteka mukibagirwa umusozi wanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Meni vino y'inkangaza, nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.” Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n'inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n'inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n'isoni. Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n'umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n'agahinda ko mu mutima, muborozwe n'imitima ibabaye. Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina. Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y'ukuri, n'uwo mu isi urahira azarahira Imana y'ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye. “Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero. Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi. Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana. Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw'abahawe umugisha n'Uwiteka, hamwe n'abazabakomokaho. Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva. Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk'inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki? Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n'ijambo ryanjye. “Ubaga inka ahwanye n'uwica umuntu, utamba umwana w'intama ahwanye n'uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n'utuye amaraso y'ingurube, uwosa imibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira. None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.” Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n'ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n'isoni. Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry'Uwiteka witura abanzi be. “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w'umuhungu. Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa. Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Ni byo Imana yawe ibaza. “Mwishimane n'i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe, kugira ngo mwonke muhage amashereka y'ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.” Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk'uruzi, nzahaha ubwiza bw'amahanga bumere nk'umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero. Nk'uko nyina w'umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.” Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n'amagufwa yanyu azamera nk'ubwatsi bw'uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira. Kuko Uwiteka azazana n'umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugira ngo uburakari abarakariye abusohoreshe umujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by'umuriro. Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w'inkota ye, kandi abazicwa n'Uwiteka bazaba ari benshi. “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n'ikizira n'imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Kuko nzi imirimo yabo n'ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n'abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye. Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto, n'i Tubali n'i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n'icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby'icyubahiro cyanjye. Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo gutura Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk'uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y'Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye. Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n'Abalewi.” Ni ko Uwiteka avuga. “Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga. “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z'ukwezi ukageza mu mboneko z'ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. “Nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z'abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n'umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa.” Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini. Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye. Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, kugeza mu iherezo ry'umwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, igihe ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu. Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.” Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?”Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y'umurinzi.” Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.” Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.” Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi. Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by'ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y'i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y'u Buyuda. Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo. Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, kuko uyu munsi nakugize umudugudu w'igihome, n'inkingi y'icyuma n'inkike z'imiringa. Igihugu cyose n'abami b'u Buyuda n'ibikomangoma byaho, n'abatambyi baho n'abaturage baho bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti “Genda urangururire mu matwi y'ab'i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n'urukundo rw'ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa. Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w'ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli. Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk'ubusa? Ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka wadukuye mu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayu mu gihugu cy'umutarwe n'imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy'urupfu, mu gihugu kitanyuramo umuntu kandi kitagira ugituyemo.’ Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n'ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira. Abatambyi ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’ N'abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n'abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagira umumaro. “Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu. Nimwambuke mufate ku birwa by'i Kitimu mwirebere, mutume i Kedari kandi mwitegereze cyane, murebe ko hariho igisa gityo cyigeze kubaho. Mbese hariho ishyanga ryakunda kugurana imana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagira umumaro. Wumirwe ku bw'ibyo wa juru we, ufatwe n'ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y'amazi y'ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.” “Mbese Isirayeli ni umuretwa? Yavukiye se mu nzu y'uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabaye umunyago? Ibyana by'intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cye umwirare, imidugudu ye yarahiye ari nta muturage ukiyirimo. Ndetse n'ab'i Nofu n'i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe. Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira? None se mu nzira ijya muri Egiputa urayikoramo iki? Urashaka se kunywa amazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yo urayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywa amazi ya rwa ruzi? Ububi bwawe buzaguhana n'ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga. “Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y'umusozi wose no munsi y'igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza. Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi? Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n'isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Wabasha ute kuvuga uti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Reba ubukanda bwawe mu gikombe umenye ibyo wakoze. Umeze nk'ingamiya ikiri ntoya itana yiruka, kandi umeze nk'ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyaga yarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubona ukwezi kwe kubonetse. Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’ “Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab'inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, babwira igishyitsi cy'igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n'ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy'amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’ Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihaguruke niba zibasha kugukiza mu gihe cy'amakuba yawe, kuko uko imidugudu yawe ingana Yuda we, ari ko n'imana zawe zingana. “Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.” Ni ko Uwiteka avuga. “Abana banyu nabakubitiye ubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk'intare irimbura. Yemwe ab'iki gihe, nimwitegereze ijambo ry'Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeli ubutayu, cyangwa igihugu cy'umwijima w'icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukaho ukundi’? Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika. Dore ko uringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n'abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe. No ku binyita by'imyambaro yawe habonetseho amaraso y'ubugingo bw'abakene wahoye ubusa: ni abantu utigeze gufata baca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye. Nyamara ukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngo uburakari yari amfitiye bwarashize.’ Dore ngiye kukuburanya kuko uvuga uti ‘Sinacumuye.’ Kuki ujarajara cyane utyo ngo ukore hirya no hino? Egiputa na ho hazagukoza isoni nk'uko Ashuri hazigukojeje. Na ho uzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo. “Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n'undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n'abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga. Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk'Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n'ibyaha byawe. Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y'itumba yabonetse, ariko ufite mu maso ha maraya wanga kugira isoni. “Mbese uhereye ubu ntiwajya untakira uti ‘Data we, uri umuyobora wo mu bukumi bwanjye’? Uti ‘Mbese azahorana uburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’ Umva uko wajyaga uvuga kandi ukora ibyaha, ukagenza uko wishakiye.” Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y'Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y'umusozi wose no munsi y'igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza. Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w'umuriganya Yuda arabibona.’ Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w'umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana. Nuko ubusambanyi bwe bw'ubupfayongo butuma igihugu cyandura, asambana n'ibiti n'amabuye. Nyamara murumuna we w'umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukira n'umutima we wose, keretse kuryarya.” Ni ko Uwiteka avuga. Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w'umusubiranyuma, yerekanye ko ari umukiranutsi kuruta Yuda w'umuriganya. Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka. Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga. “Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni. Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n'umutima wanjye, bazabaragiza ubwenge no kumenya.” Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby'isanduku y'isezerano y'Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi. Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y'ubwami y'Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry'Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n'imitima yabo mibi inangiye. Icyo gihe inzu ya Yuda izuzura n'inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy'ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruza ho gakondo. “Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’ Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga. Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry'umuborogo no kwinginga by'Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo. “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.”“Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu. Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n'ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli. Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n'amashyo yabo, abahungu babo n'abakobwa babo. Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.” Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w'ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.” Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b'u Buyuda n'ab'i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa. Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyuda n'abaturage b'i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk'umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububi bw'ingeso zanyu. “Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n'i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n'inkike.’ Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.” Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w'amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n'imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo. Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw'Uwiteka butatuvuyeho. Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w'umwami uziheba, n'imitima y'ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n'abahanuzi bazashoberwa.” Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n'ab'i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.” Icyo gihe ubu bwoko n'ab'i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b'ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya, ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.” Dore azaza ameze nk'ibicu, n'amagare ye y'intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa! Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari? Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z'ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu. “Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y'u Buyuda. Barahakubye bameze nk'abarinzi b'umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. “Inzira yawe n'imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.” Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy'umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry'impanda n'induru z'intambara mutima wanjye. Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n'inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya. Nzahereza he ndeba ibendera ry'intambara, kandi nkumva ijwi ry'impanda? Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi. Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n'ijuru na ryo nta mucyo rifite. Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n'iyindi yose na yo inyeganyega. Nitegereje mbona nta muntu uhari, n'ibisiga byose byo mu kirere byahunze. Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n'imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y'Uwiteka ku bw'uburakari bwe bukaze. Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose. Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.” Umudugudu wose uhungishwa n'urusaku rw'abagendera ku mafarashi n'abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo. Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by'izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe. Kuko numvise ijwi nk'iry'umugore uri ku nda no gushinyiriza nk'ubyara uburiza, ijwi ry'umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y'abanyica!” Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z'i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi. Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma. Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubise ntibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harusha ubutare gukomera, ariko banze kugaruka. Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y'Uwiteka cyangwa amateka y'Imana yabo. Ngiye gusanga abakomeye mvugane na bo, kuko ari bo bazi inzira y'Uwiteka n'amateka y'Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwica ubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye. Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y'imidugudu yabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumuro byabo ari byinshi, no gusubira inyuma kwabo kwaragwiriye. Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y'abamaraya. Bari bameze nk'amafarashi abyibushye yiragiye, umuntu wese yivugira ku mugore w'umuturanyi we. Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk'ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? “Nimwurire mujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyureho amashami yaho kuko atari ay'Uwiteka. Kuko inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda yankoreye iby'uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n'ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona, ba bahanuzi bazahinduka umuyaga nta jambo ry'ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’ “Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n'amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike. Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’ Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyanga utazi ururimi rwaryo, haba no kumva icyo bavuga. Ikirimba cyabo ni nk'imva irangaye, bose ni intwari. Bazarya bamareho umusaruro wawe n'ibyokurya byawe, iby'abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n'amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n'imitini yawe, n'imidugudu yawe n'inkike z'amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota. “Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’ Uzabasubize uti ‘Nk'uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by'amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’ “Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyuda muti ‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw'abapfapfa batagira umutima mwe, mufite amaso ntimubone kandi n'amatwi mtimwumve. Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw'inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga. Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w'ubugome, baragomye barigendera. Ntibarushya bibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubahe Uwiteka Imana yacu iduhe imvura y'umuhindo n'iy'itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’ Ibicumuro byanyu ni byo byakuyeho ibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza. “Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk'abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu. Nk'urutanda rwuzuyemo inyoni ni ko amazu yabo yuzuyemo uburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire. Barahonjotse baciye umubiri, ni ukuri imirimo y'ibyaha byabo barayikabya. Kuburana ntibaburanira impfubyi kugira ngo zigubwe neza, kandi ntibacira umukene urubanza rutabera. Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk'ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? “Ikintu gitangaza kandi cyangwa urunuka cyabonetse mu gihugu. Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?” Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso. Umukobwa w'i Siyoni ufite uburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca. Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi ahe. Nimwitegure kuhatera, nimuhaguruke tuzamuke ku manywa. Tubonye ishyano, kuko bugiye kugoroba, ibicucu bya nimugoroba bimaze kurema! Nimuhaguruke tuze kuzamuka nijoro, turimbure amanyumba yabo. Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutsinde ibiti, murunde ikirundo cyo kūririraho mutere i Yerusalemu, ari wo murwa ugiye guhanwa wuzuye urugomo gusa. Nk'uko isōko ivubura amazi yayo ni ko na wo uvubura gukiranirwa kwawo, urugomo no kwambura byumvikana muri wo, indwara n'inguma bihora imbere yanjye. Emera kwigishwa Yerusalemu we, umutima wanjye utakwikuburaho kugira ngo ntaguhindura amatongo n'igihugu kidatuwemo.” Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nk'uruzabibu, humbishe ukuboko kwawe nk'usoromera imizabibu mu byibo. “Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry'Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo. Ni cyo gituma nuzuwemo n'uburakari bw'Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry'abasore, kuko umugabo azafatanwa n'umugore we, kandi umusaza n'ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa. Amazu yabo azigarurirwa n'abandi hamwe n'imirima yabo n'abagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby'uburiganya. Uruguma rw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho. Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’ Kandi nabashyizeho n'abarinzi nti ‘Nimutegere amatwi ijwi ry'impanda’, ariko barahakana bati ‘Ntituzayatega.’ “Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we. Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z'ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n'amategeko yanjye bakaba barayanze. “Ni iki gituma nzanirwa imibavu ivuye i Sheba, n'ibihumura neza bivuye mu gihugu cya kure? Ibitambo byanyu byoswa ntibyemewe n'amaturo yanyu ntanezeza.” Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Dore nzashyira ibisitaza imbere y'aba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se, umuturanyi na mugenzi we bazapfana.” Uwiteka avuga atya ati “Dore ubwoko buje buturuka mu gihugu cy'ikasikazi, ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z'isi bitwaje imiheto n'amacumu. Ni abantu b'inkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihōrera nk'inyanja, bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk'uri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa w'i Siyoni we.” Twumvise inkuru zaho amaboko yacu araraba, duterwa n'umubabaro mwinshi n'ibise nk'iby'umugore uri ku nda. Ntugasohoke ngo ujye mu murima cyangwa ngo ujye mu nzira, kuko inkota y'umubisha n'ibiteye ubwoba biri mu mpande zose. Yewe mukobwa w'abantu banjye we, kenyera ibigunira wigaragure mu ivu, wiraburirwe nk'uwapfushije umwana w'ikinege. Gira umuborogo ubabaje cyane, kuko umurimbuzi azadutera adutunguye. Nakugize umunara n'igihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo uyigenzure. Bose ni abagome bakabije bagenda babeshyera abandi, bameze nk'imiringa n'ibyuma, bose bakora ibyo gukiranirwa. Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cy'isasu gikongowe n'umuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo. Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze. Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti “Hagarara mu irembo ry'inzu y'Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka ab'i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’ Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n'ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’ Ntimukiringire amagambo y'ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka nguru.’ “Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n'ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z'umuntu n'umuturanyi we, ntimubonerane umushyitsi n'impfubyi n'umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba, ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.” Dore mwiringira amagambo y'ibinyoma atagira akamaro. Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose? Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry'abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h'i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereza uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw'abantu banjye ba Isirayeli. Kandi n'ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe, ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n'ahantu nabahanye na ba sogokuruza, nk'uko nagiriye i Shilo. Nzabacira kure y'amaso yanjye nk'uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n'urubyaro rwose rwa Efurayimu. Ni ko Uwiteka avuga. Nuko ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, ntukanyinginge kuko ntazakumvira. Mbese nturuzi ibyo bakorera mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu? Abana batashya inkwi na bo ba se bagacana umuriro, abagore na bo bakavuga umutsima kandi bavugira umugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukira izindi mana amaturo y'ibyokunywa banyendereza kugira ngo bandakaze. Mbese ni jye barakaza? Ni ko Uwiteka abaza. Si bo ubwabo bikoza isoni? Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Dore uburakari bwanjye n'umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y'igihugu, kandi bizagurumana ubutazazima. Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti “Nimushyire ibitambo byanyu byoswa ku maturo yanyu, maze murye inyama. Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby'ibitambo byoswa n'amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa, ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe. Nyamara ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n'imigambi yabo n'imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma. Uhereye umunsi ba sogokuruza baviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nabohererezaga abagaragu banjye bose b'abahanuzi, iminsi yose nazindukaga kare nkababoherereza, nyamara ntibarakanyumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze ijosi barusha ba se gukora ibibi. “Uzababwira ayo magambo yose ariko ntibazakumvira, kandi uzabahamagara ariko ntibazakwitaba. Maze uzapfe kubabwira uti ‘Ubu ni ubwoko butumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’ “Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z'imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w'abantu yarakariye akabareka. “Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza. Kandi bubatse ingoro z'i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n'abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza. Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa. Intumbi z'ubu bwoko zizaba ibyokurya by'ibisiga byo mu kirere n'iby'inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana. Maze ijwi ry'umunezero n'ijwi ryo kwishima, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, nzabihoza bishire mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko igihugu kizaba kibaye umwirare.” Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y'abami b'i Buyuda n'amagufwa y'ibikomangoma byabo, n'amagufwa y'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abaturage b'i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo, kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase. Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo? None se ubu bwoko bw'i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’ Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara. Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka. Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y'Uwiteka ari hamwe natwe?’ Ariko dore ikaramu ibeshya y'abanditsi yayahinduye ibinyoma. Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se? Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n'imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby'uburiganya. Uruguma rw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho. Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga. “Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n'ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga. Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y'ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka. Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy'umukiro none habaye impagarara. Imifuho y'amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n'urusaku rwo kwivuga kw'amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n'ibikirimo byose, n'umurwa n'abawutuyeho. Dore ngiye kohereza inzoka n'impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga. Ye baba we, icyampa ihumure ryo kumara umubabaro! Umutima wanjye urihebye. Nimwumve ijwi ryo gutaka kw'abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?”Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n'ibitagira umumaro by'inzaduka? Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe. Mbabajwe n'umubabaro w'abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe. Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw'ubwoko bwanjye rutakize? Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry'amazi, n'amaso yanjye akaba isōko y'amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe! Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya! Bafora ururimi rwabo nk'umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga. Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya. Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi. Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe? Ururimi rwabo ni nk'umwambi wicana, ruvuga iby'uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico. Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk'ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? “Imisozi nzayiririra mboroge, n'ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n'ijwi ry'amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n'amatungo byarahunze, birigendera. “I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw'ingunzu, n'imidugudu y'u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.” Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura? Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza, ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye. Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ” Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b'abahanga baze. “Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n'ibihene byacu bihongobokemo amazi. “Kuko ijwi ry'umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n'isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’ “Ariko nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n'umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya, kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira. Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z'abantu zizagwa hasi zibe nk'amase yo ku gasozi nk'ibihumbano bisigara inyuma y'usarura, zitazagira uzirarura.’ ” Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n'intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe, ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga. “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe: Egiputa n'u Buyuda na Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.” Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba. Imigenzo y'abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w'amaboko y'umubaji akoresha intorezo. Babirimbisha ifeza n'izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega. Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.” Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n'izina ryawe rikomeranye imbaraga. Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe. Ariko bose uko bangana bameze nk'inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by'ibigirwamana ni ibiti gusa. Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuzi w'izahabu, umukara wa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga. Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo. Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n'isi, zizacibwa ku isi no munsi y'ijuru. “Imana ni yo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo. Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw'amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo. Umuntu wese ahindutse nk'inka nta bwenge agira, umucuzi w'izahabu wese yakojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka ubirimo. Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka. Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk'ibyo kuko ari yo Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.” Koranya ibintu by'ubugenza bwawe biri mu gihugu yewe utuye mu gihome, kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye gutera kure abaturage bo mu gihugu nk'utera umuhumetso, mbahagarike umutima kugira ngo babyumve.” Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.” Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo. Abungeri bahindutse nk'inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana. Dore ijwi ry'impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy'ikasikazi, guhindura imidugudu y'u Buyuda amatongo n'ubuturo bw'ingunzu. Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze. Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba. Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n'ubuturo bwe babuhinduye amatongo. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti “Nimwumve amagambo y'iri sezerano, kandi ubwire ab'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti: Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumwe umuntu utumvira amagambo y'iri sezerano, iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ry'ibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye n'amategeko yanjye, muyakomeze yose nk'uko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzaba abantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu, kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cy'amata n'ubuki nk'uko biri n'uyu munsi.’ ”Nuko ndamusubiza nti “Birakabaho, Nyagasani.” Maze Uwiteka arambwira ati “Amamaza aya magambo yose mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu uti ‘Nimwumve amagambo y'iri sezerano muyasohoze, kuko nihanangirije ba sogokuruza cyane uhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.’ Nyamara ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo umuntu wese yayobejwe n'umutima we mubi unangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose y'iri sezerano, ayo nari nabategetse gukora ariko ntibayakora.” Maze Uwiteka arambwira ati “Mu bagabo b'i Buyuda no mu baturage b'i Yerusalemu habonetse ubugambanyi. Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza. Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira. Maze abo mu midugudu y'u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cy'amakuba yabo. Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n'imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z'i Yerusalemu zingana, ni ko n'ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu. Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw'amakuba yabo.’ ” Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyo ukoze icyaha ni bwo unezerwa. Uwiteka yakwise Umwelayo utoshye, mwiza kandi ufite imbuto nziza, ariko awutwikira mu rusaku rw'imidugararo myinshi kandi n'amashami yawo aravunagurika. Uwiteka Nyiringabo waguteye nk'imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha by'inzu ya Isirayeli n'iby'inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu. Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo. Ariko nari meze nk'umwana w'intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n'imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy'ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.” Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n'impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye. Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati “Ntugahanure mu izina ry'Uwiteka kugira ngo udapfa uguye mu maboko yacu.” Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n'abakobwa babo bazicwa n'inzara, kandi ntihazagira urokoka wo muri bo kuko nzateza abantu bo mu Anatoti ibyago, mu mwaka bazahanirwamo.” Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza? Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y'imitima yabo. Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk'intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w'icyorezo. Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibiguruka birahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.” Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute? Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere. Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be. Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga. Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure. Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi. Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho. Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw'igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro. Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukaze bw'Uwiteka. Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo. Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye. Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk'uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye. Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga. Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurire umushumi w'igitare uwukenyeze, ntuwukoze mu mazi.” Ni ko kugura umushumi nk'uko Uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza. Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Enda uwo mushumi waguze uwo ukenyeje uhaguruke ujye ku ruzi Ufurate, uwuhishe mu kobo ko mu rutare.” Nuko ndagenda nywuhisha kuri Ufurate, nk'uko Uwiteka yantegetse. Hahise iminsi myinshi Uwiteka arambwira ati “Haguruka ujye ku ruzi Ufurate, uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha.” Nuko njya kuri Ufurate, ndacukura nkura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsanga umushumi warononekaye ari nta cyo ukimaze. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Uwiteka avuze atya ati ‘Uko ni ko nzangiza ubwibone bwa Yuda, n'ubwibone bwo kwishongora bw'i Yerusalemu. Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n'imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk'uwo mushumi utakigira icyo umara. Erega nk'uko umushumi ufata mu rukenyerero rw'umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n'inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugira ngo bambere ubwoko n'izina, n'ishimwe n'icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’ ” Nuko uzababwira iri jambo uti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Igicuma cyose kizuzuzwa vino.’ Na bo bazakubwira bati ‘Mbese tuyobewe ko igicuma cyose kizuzuzwa vino?’ Nawe uzabasubiza uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore abatuye muri iki gihugu bose, ndetse n'abami bicaye ku ntebe ya Dawidi n'abatambyi n'abahanuzi, n'abatuye i Yerusalemu bose ngiye kubuzuzamo isindwe. Kandi nzabatera kuvunagurana, ndetse abana na ba se. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzabababarira, sinzagira abo ndeka, sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura.’ ” Nimwumve kandi mutege amatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari we uvuga. Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazana umwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi iriho umwijima, kandi mwategereza umucyo akawuhindura igicucu cy'urupfu, akawugira n'umwijima w'icuraburindi. Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n'ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w'Uwiteka wajyanywe ho iminyago. Ubwire umwami n'umugabekazi uti “Nimwicishe bugufi mwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi. Imidugudu y'ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugurura uhari. Ab'i Buyuda bose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe. “Nimwubure amaso yanyu murebe abaturutse ikasikazi, umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza? Uzavuga iki ubwo azaguhana akagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufata nk'iy'umugore uri ku nda? Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’ Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by'imyambaro yawe bibehurwa, n'ibitsinsino byawe bigakomereka. Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi. Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk'umurama utumurirwa kure n'umuyaga wo mu butayu. Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugero nakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiwe ukiringira ibinyoma. Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yawe ureba, nkagaragaza ubwambure bwawe. Nabonye ibizira byawe ndetse n'ubusambanyi bwawe, n'ijwi ryawe ry'ubusambanyi, n'ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?” Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw'amapfa yari yacanye. I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw'i Yerusalemu kugiye ejuru. Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa n'isoni, bariheba bifata mu mutwe. Babitewe n'uko ubutaka bwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n'abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe. Ni ukuri imparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari. Na zo imparage zihagarara mu mpinga z'imisozi zifite impumu nk'uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho. Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw'izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho. Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy'amakuba kuki waba umeze nk'umushyitsi mu gihugu, nk'umugenzi uraye ijoro rimwe gusa? Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke. Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.” Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza. Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n'amaturo y'ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n'inzara n'icyorezo.” Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n'inzara, ahubwo nzabahera amahoro y'ukuri hano.’ ” Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagize umumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo. Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’ N'abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z'i Yerusalemu bazize inzara n'inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo. “Maze uzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kuko umwari w'ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n'uruguma rubabaza cyane. Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n'inzara. Umuhanuzi n'umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’ ” Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba! Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n'ibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho. Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y'icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije. Mbese mu bigirwamana by'abanyamahanga hari icyabasha kuvuba imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye. Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n'abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n'inzara, n'abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’ Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura. Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami w'u Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.” Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze? Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi. Kandi nabagoshoje intara mu marembo y'igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo. Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w'abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y'ihangu, nabatunguje ubwoba n'umubabaro. Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n'isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y'ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga. Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma. Uwiteka yaravuze ati “Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy'amakuba no mu gihe cy'umubabaro. Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cy'ikasikazi n'umuringa? “Ibintu byawe n'ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye. Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe n'abanzi bawe, kuko umuriro wakijwe n'uburakari bwanjye wo kuzabatwika.” Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe. Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n'ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo. Sinicaye mu iteraniro ry'abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw'amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari. Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk'amazi akama? Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire. Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga. Nzakurokora nkuvane mu maboko y'abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y'abateye ubwoba.” Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti “Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n'abakobwa. Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati ‘Bazapfa urupfu n'agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk'amase kandi bazarimbuzwa inkota n'inzara, n'intumbi zabo zizaba inyama z'ibisiga byo mu kirere n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ” Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n'ineza n'imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga. Bose abakuru n'abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo. Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina. “Ntuzinjire no mu nzu y'ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandi unywe. Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhoza ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, mbikore mureba mukiriho.’ “Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’ Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n'uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye. None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa n'umutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira. Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutazi ari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’ ” Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’ Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza. “Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y'ibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare. Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n'ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye. Icyaha cyabo n'igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z'ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.” Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagira umumaro. Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?” Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n'imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova. Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y'icyuma n'umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z'imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo. Ndetse n'abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n'ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z'imisozi yose. Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n'ubutunzi bwawe bwose n'ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose. Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. Azaba ameze nk'inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy'ubukūna kidatuwemo. “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n'igiti cyatewe hafi y'amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri? Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri. Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa. Ubuturo bwacu bwera n'intebe y'ubwami bw'icyubahiro, yashyizwe ejuru uhereye mbere na mbere. Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n'isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y'amazi y'ubugingo. Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye. Dore barambaza bati “Ijambo ry'Uwiteka riri he? Ngaho nirize.” Ku bwanjye ntabwo nihutiye kwanga kuba umwungeri ukuragiriye, kandi ntabwo nashakaga kubahanurira umunsi w'amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe. We kumbera igiteye ubwoba, uri ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba. Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w'ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri. Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda uhagarare ku irembo rya rubanda, aho abami b'u Buyuda binjirira n'aho basohokera, no mu marembo yose y'i Yerusalemu ubabwire uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyuda mwe, n'ab'i Buyuda mwese n'abatuye i Yerusalemu mwese, abanyura muri aya marembo.’ Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Mwirinde mutikorera umutwaro ku munsi w'isabato, haba no kuwucisha mu marembo y'i Yerusalemu. Ntimugasohore umutwaro mu mazu yanyu kuri uwo munsi kandi ntimukagire umurimo wose mukora, ahubwo mujye mweza umunsi w'isabato nk'uko nabitegetse ba sogokuruza. Ariko ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze amajosi kugira ngo batumvira, haba no kwemera kwigishwa.’ “Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y'uyu murwa ku munsi w'isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho, ni bwo abami n'ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y'intambara no ku mafarashi bo n'ibikomangoma byabo, n'abantu b'u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka. Kandi bazaturuka mu midugudu y'u Buyuda n'ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy'Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n'ikusi, bazanye ibitambo byoswa n'ibindi bitambo n'amaturo y'ifu n'imibavu, bazanye n'ibyo gushima mu nzu y'Uwiteka. Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w'isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y'i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y'i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ” Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti “Haguruka umanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.” Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe. Igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke, ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira. Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze, ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira. Noneho rero genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.’ Ariko baravuga bati ‘Ni ukurushywa n'ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandi umuntu wese wo muri twe azakurikiza umutima we mubi unangiye.’ “Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana. Mbese shelegi y'i Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama? Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z'ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw'iruhande, inzira zidatumburutse, batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy'iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe. Nzabatataniriza imbere y'ababisha babo nk'aho batatanijwe n'umuyaga w'iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w'amakuba yabo.’ “Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n'inama ku munyabwenge, n'ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitishe ururimi kandi twe kwita ku magambo ye yose.’ ” Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry'abamburanya. Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugira ibyiza, ngo mbakureho uburakari bwawe. Nuko rero abana babo ubareke bicwe n'inzara, na bo ubatange bicwe n'inkota, Abagore babo babe impfusha n'abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n'urupfu, abasore babo bicwe n'inkota bari mu ntambara. Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, n'ibirenge byanjye babiteze imitego. Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y'amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy'uburakari bwawe uzagire uko ubagenza. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi, maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi. Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n'abami b'u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y'abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’ Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo. Kandi imigambi y'u Buyuda n'i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y'ababisha babo, bagwe mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z'ibisiga byo mu kirere, n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba. Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n'igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw'ibyago byaho byose. Nzatuma barya inyama z'abahungu babo n'inyama z'abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw'ababisha babo babateye n'abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’ “Maze urwo rweso uzarumenere imbere y'abagabo mujyanye, ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n'uyu umurwa nk'umena ikibumbano cy'umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’ Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n'abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk'i Tofeti. Kandi amazu y'i Yerusalemu n'amazu y'abami b'u Buyuda yandujwe azamera nk'ahantu h'i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ” Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw'inzu y'Uwiteka abwira abantu bose ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n'imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ” Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y'Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo, Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y'inzu y'Uwiteka. Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye. Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n'incuti zawe zose, na bo bazagushwa n'inkota z'ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w'i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota. Kandi ubutunzi bwose bw'uyu murwa n'inyungu yaho yose, n'ibintu byaho byose by'igiciro cyinshi ndetse n'ubutunzi bwose bw'abami b'u Buyuda, nzabishyira mu maboko y'ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni. Kandi nawe Pashuri n'ab'inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n'incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ” Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw'amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka. Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby'urugomo n'ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry'Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira. Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk'aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike. Kuko numvise benshi bansebya, n'ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.” Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk'intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk'abafite ubwenge, kandi bazakorwa n'isoni zitazibagirana iteka ryose. Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye. Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw'umwinazi mu maboko y'inkozi z'ibibi. Havumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntugahirwe. Havumwe umuntu waje kubwira data ati “Wabyariwe umwana w'umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane. Uwo muntu amere nk'imidugudu Uwiteka yarimbuye ntarushye yicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n'urusaku rw'induru ku manywa y'ihangu, kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibe urutare. Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n'umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n'isoni? Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ati “Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk'uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.” Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z'intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w'i Babuloni n'Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa. Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n'umujinya, umujinya ukaze. Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n'amatungo bizicwa n'icyorezo gikomeye. Kandi hanyuma y'ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be na rubanda, ndetse n'abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n'inkota n'inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ababisha babo n'abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’ “Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y'ubugingo n'inzira y'urupfu ngo mwihitiremo. Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura. Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Nimwumve ijambo ry'Uwiteka rivuga iby'inzu y'umwami w'u Buyuda ati “Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y'uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk'umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by'imirimo yanyu mukora. Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’ Nzabahanira ibihwanye n'imbuto z'imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga. Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y'umwami w'u Buyuda uhavugire iri jambo uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka, yewe mwami w'u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe bajya banyura muri aya marembo. Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza. Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi, umwami n'abagaragu be n'abantu be. Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’ ” Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby'inzu y'umwami w'u Buyuda ati “Umbereye nk'i Galeyadi n'impinga z'i Lebanoni. Ni ukuri nzaguhindura ubutayu n'imidugudu idatuwemo. Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro. “Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’ Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n'uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ” Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo. Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka, ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.” Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n'ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z'imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.” Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza. Yacaga urubanza rw'umukene n'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza. Ariko amaso yawe n'umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo. Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w'u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’ Azahambwa nk'uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y'amarembo y'i Yerusalemu.” Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe. Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye. Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose. Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa n'imibabaro, ugafatwa n'ibise nk'iby'umugore uri ku nda! Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami w'u Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rw'ukuboko kwanjye kw'iburyo, nagushikuzaho maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe n'abo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'Abakaludaya. Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa. Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo. Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi? Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.” Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.” Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w'abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by'ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi nzakoranya abasigaye b'umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke. Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga. “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.” Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw'inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.” Iby'abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk'usinda, nk'umuntu wishwe na vino mbitewe n'Uwiteka n'amagambo ye yera. Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n'umutambyi banduye. Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk'ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga. Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b'i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli. No ku bahanuzi b'i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y'inkozi z'ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk'i Sodomu, n'abahatuye nk'i Gomora. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby'abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b'i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.” Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n'imitima yabo bitavuye mu kanwa k'Uwiteka. Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n'umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’ “Ni nde wari mu nama z'Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva? Dore umugaru w'Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w'ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y'abanyabyaha. Uburakari bw'Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y'umutima we, mu minsi y'iherezo ni bwo muzabimenya neza. “Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye. Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.” Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n'Imana ya hose na kure? Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n'isi? Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’ Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y'abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by'imitima yabo ibeshya? Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk'uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli. Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n'ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n'ingano? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk'umuriro, cyangwa nk'inyundo imenagura urutare?’ “Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga. Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’ Dore mpagurukiye abahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga. “Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga. Na we umuhanuzi n'umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n'Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n'inzu ye. Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese n'uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubije iki?’ Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’ Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe n'Uwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y'Imana ihoraho, y'Uwiteka Nyiringabo Imana yacu. Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubije iki?’ Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’ Ariko nimuvuga muti ‘Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n'Uwiteka’), nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n'umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere, kandi nzabazanira kumwara kw'iteka ryose no gukorwa n'isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.” Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ho imbohe, hamwe n'ibikomangoma by'u Buyuda n'ababaji n'abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z'umutini, biteretswe imbere y'urusengero rw'Uwiteka. Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk'iz'umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi. Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?”Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza. Kuko nzabahangaho amaso y'urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura. Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n'umutima wabo wose.’ “Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibikomangoma bye, n'abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n'abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa. Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe. Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’ ” Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b'i Buyuda, iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw'u Buyuda bwose n'abatuye i Yerusalemu bose ati “Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva. Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b'abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati ‘Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by'imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose. Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y'amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi. Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y'amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye, dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka. Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'urusyo n'umucyo w'urumuri. Iki gihugu cyose kizaba umwirare n'igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w'i Babuloni imyaka mirongo irindwi. “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w'i Babuloni, n'ubwo bwoko n'igihugu cy'Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose. Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriye amahanga yose. Kuko amahanga menshi n'abami bakomeye bazabagira abaretwa b'ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, uko imirimo y'amaboko yabo ingana.” Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y'uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho. Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n'inkota nzohereza muri yo.” Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z'Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho: i Yerusalemu n'imidugudu y'u Buyuda, n'abami baho n'ibikomangoma byaho, ngo bihindurwe umusaka n'igitangarirwa, n'igitutsi no kuvumwa nk'uko bimeze ubu, na Farawo umwami wo muri Egiputa n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abantu be bose, n'uruvange rw'amoko n'abami bose bo mu gihugu cya Usi, n'abami bose bo mu gihugu cy'Abafilisitiya, na Ashikeloni n'i Gaza, na Ekuroni n'abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni, n'abami bose b'i Tiro n'abami bose b'i Sidoni, n'abami b'ibihugu byo hakurya y'inyanja, i Dedani n'i Tema n'i Buzi, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi, n'abami bose bo mu Arabiya, n'abami b'uruvange rw'amoko aba mu butayu, n'abami bose b'i Zimuri, n'abami bose bo muri Elamu, n'abami bose b'Abamedi, n'abami bose b'ikasikazi, abari hafi n'abari kure bose hamwe, n'ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n'umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo. “Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywe musinde, muruke mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.’ Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa. Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk'abenga aburire abatuye mu isi bose. Urusaku ruzagera no ku mpera y'isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n'amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z'isi.” Uwo munsi abishwe n'Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk'amase ari ku gasozi. Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b'umukumbi, kuko iminsi y'icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk'ikibumbano cyiza kijanjaguritse. Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n'abatahira b'umukumbi babure aho bacikira. Nimwumve ijwi ryo gutaka ry'abungeri, n'umuborogo w'abatahira b'umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo. Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n'uburakari bw'Uwiteka bukaze. Yasize ubuturo bwe nk'intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n'ubukana bw'ubibateza, n'uburakari bwe bukaze. Mu itangira ry'ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, maze ubwire ab'imidugudu y'u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe. Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’ “Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere, kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira, iyi nzu nzayihindura nk'i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ” Nuko abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y'Uwiteka. Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza. Kuki wahanuye mu izina ry'Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk'i Shilo, n'uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y'Uwiteka. Ibikomangoma by'i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y'Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka. Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.” Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n'uyu murwa amagambo yose mwumvise. Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho. Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye. Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.” Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.” Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry'abantu bati “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda Mika w'i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b'i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk'umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by'imisaka, n'umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzaba nk'aharengeye hose ho mu ishyamba.’ Hezekiya umwami w'u Buyuda n'ab'i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo. “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w'i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n'iki gihugu amagambo ahwanye n'aya Yeremiya yose. Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa. Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n'abandi bantu bajyana na we muri Egiputa, bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.” Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice. Mu itangira ry'ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo “Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n'ibiti by'imbago ubyishyire ku ijosi, maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n'umwami w'i Mowabu, n'umwami wa bene Amoni, n'umwami w'i Tiro n'umwami w'i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda, ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y'Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti: Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n'ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka. Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, n'amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere. Kandi amahanga yose azamukorera, we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n'abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’ “Nuko rero ubwoko n'igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye. Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n'abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka. Ariko ubwoko buzayoboka umwami w'i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Ni ko Uwiteka avuga. Maze mvugana na Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyoboke umwami w'i Babuloni mumukorere we n'abantu be, kugira ngo mubeho. Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzize inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w'i Babuloni? Kandi ntimukumvire amagambo y'abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga. Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma. Ntimukabumvire, nimukorere umwami w'i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka? Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry'Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa, ibyo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe n'imfura zose z'i Buyuda n'i Yerusalemu: ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu iti ‘Bizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w'u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y'Uwiteka, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw'umwami w'i Babuloni. Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by'inzu y'Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni. Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda, n'imbohe zose z'u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw'umwami w'i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Maze umuhanuzi Yeremiya abwirira umuhanuzi Hananiya imbere y'abatambyi, n'imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y'Uwiteka ati “Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by'inzu y'Uwiteka byose, n'abajyanywe i Babuloni ari imbohe. Ariko rero wumve ijambo ngiye kukumvisha, wowe na rubanda rwose: abahanuzi ba kera batubanjirije twembi, bahanuye iby'intambara n'iby'ibyago n'iby'icyorezo, biraba mu bihugu byinshi no mu bwami bukomeye. None umuhanuzi uhanura iby'amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n'Uwiteka koko.” Hananiya aherako akura bya biti by'imbago mu ijosi ry'umuhanuzi Yeremiya, arabivuna. Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry'ayo mahanga yose.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera. Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy'imbago cyari mu ijosi ry'umuhanuzi Yeremiya riti “Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y'igiti ariko uzakora iz'ibyuma mu cyimbo cyazo.’ Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y'icyuma mu majosi y'ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w'i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ” Maze umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma. Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’ ” Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa. Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe. (Icyo gihe Umwami Yekoniya n'umugabekazi, n'inkone n'ibikomangoma by'i Buyuda n'i Yerusalemu, n'abanyabukorikori n'abacuzi bari bavuye i Yerusalemu). Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami w'u Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w'i Babuloni ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo. Mwishakire abagore mubyare abahungu n'abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba. Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ” Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n'abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.” Ni ko Uwiteka avuga. Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n'ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.” Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”, uku ni ko Uwiteka avuga iby'umwami wimye ingoma ya Dawidi, n'iby'abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z'umutini, zitaribwa kuko ari mbi. Kandi nzabahigisha inkota n'inzara n'icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n'ibitangarirwa, n'ibyimyozwa n'ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo, kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga. Nuko nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.” Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu. kandi imbohe zose z'u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w'i Babuloni yatwikishije umuriro’, kuko bakoze iby'ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b'abaturanyi babo, bakavuga amagambo y'ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga. Kandi ibya Shemaya w'i Nehelami uzavuga uti “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi n'abatambyi bose uti ‘Uwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu y'Uwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago y'inzu y'imbohe. None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu, kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?’ ” Nuko Zefaniya w'umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y'umuhanuzi Yeremiya. Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w'i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w'i Nehelami n'urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga. Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n'ab'i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n'u Buyuda. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n'umushyitsi n'ubwoba, si iry'amahoro. Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nk'umugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa? Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy'umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo. “Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi, ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira. Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n'urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy'uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba. Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Uruguma rwawe si urwo gukira, n'igisebe cyawe kiraryana. Nta wo kukurengera uhari kugira ngo upfukwe, nta miti yo kukuvura ufite. Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rw'ubwanzi n'igihano cy'umunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye. Kuki utakishwa n'uruguma rwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabiguteje nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye. Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n'abakunyaga bazanyagwa, n'abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe. Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n'i Siyoni, hatagira uhitaho.’ ” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by'aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk'uko yari isanzwe. Hazavamo gushima n'ijwi ry'abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje. N'abana babo bazamera nk'uko bari bameze ubwa mbere, n'iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose. Kandi umwami wabo azakomoka muri bo, n'umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza. Nuko muzaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.” Dore umugaru w'uburakari bw'Uwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe w'abanyabyaha. Uburakari bukaze bw'Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we, ibyo muzabimenya neza mu minsi y'imperuka. Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y'imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye. Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ” Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza. Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z'abanezerewe. Uzongera gutera inzabibu ku misozi y'i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n'imbuto zazo. Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’ ” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y'abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw'Abisirayeli barokotse.’ Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy'ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z'isi, barimo impumyi n'ibirema n'abagore batwite ndetse n'abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini. Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y'amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye. “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk'umwungeri uragira umukumbi we.’ Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y'uwamurushaga gukomera, na bo bazaza baririmbire mu mpinga y'i Siyoni bashikiye ubuntu bw'Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n'amavuta ya elayo, n'ubwagazi bw'umukumbi n'ubw'ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk'umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro. Maze umwari azishima abyine, abasore n'abasaza bazishimira hamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy'umubabaro wabo. Ubugingo bw'abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n'ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry'umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n'amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy'ababisha. Kuko hariho ibyiringiro by'amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga. “Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk'ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye. Ni ukuri namaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubita ku matako, naramwaye ndetse nkorwa n'isoni kuko nari mfite umugayo w'ubusore bwanjye.’ “Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga. “Wishingire ibimenyetso by'inzira, wishakire ibikuyobora werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe. Uzakora hirya no hino uzahereze he, wa mukobwa wasubiye inyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi, umugore azashaka umugabo.” Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy'u Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!’ Kandi ab'i Buyuda n'ab'imidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi n'abaragiye imikumbi kuko nahagije ubugingo burembye, n'ubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.” Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza. Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z'abantu n'imbuto z'amatungo. Nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga. Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’ Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.” Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda, ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati “Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose. Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoye ibyo bakoze byose.’ Ni ko Uwiteka avuga. “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwa uzubakwa ube uw'Uwiteka, uhereye ku munara wa Hananēli ukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw'inkike. Kandi umugozi ugereshwa uzaramburwa ugere ku musozi w'i Garebu, uzazenguruka ugere i Gowa. Kandi igikombe cyose cy'intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n'imirima yose yerekeye ku mugezi w'i Kidironi no ku ruhetero rw'irembo ry'amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.” Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w'u Buyuda, wari umwaka wa cumi n'umunani wa Nebukadinezari. Nuko icyo gihe ingabo z'umwami w'i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy'inzu y'imbohe iri mu rugo rw'umwami w'u Buyuda, kuko Sedekiya umwami w'u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni kandi azawigarurira, na we Sedekiya umwami w'Abayuda ntazava mu maboko y'Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w'i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso, kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?’ ” Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti ‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’ Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy'inzu y'imbohe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’ Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka. Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n'indwi z'ifeza. Maze nandika urwandiko rw'isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy'ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani. Njyana urwandiko rw'ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy'ubushishi uko amategeko n'imigenzo biri, n'urundi rudafatanishijwe ubushishi. Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n'imbere y'abagabo banditse urwandiko rw'ubuguzi, kandi n'imbere y'Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy'inzu y'imbohe. Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z'ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy'ubushishi n'urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy'ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’ Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n'imirima n'inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’ “Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw'ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti ‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n'isi ububasha bwawe bukomeye n'ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira. Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe. Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z'abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n'imigenzereze ye n'ibihwanye n'imbuto z'imirimo ye. Ni wowe washyize ibimenyetso n'ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n'ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk'uko biri n'uyu munsi. Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n'ibitangaza, n'ukuboko gukomeye n'ukuboko kurambuye n'ibiteye ubwoba bishishana maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy'amata n'ubuki. Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose. “ ‘Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n'inzara n'icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi. Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y'Abakaludaya.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Dore ndi Uwiteka Imana y'ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira? Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y'Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni kandi azawuhindūra, kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n'amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y'ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’ Kuko Abisirayeli n'Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw'imirimo y'amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga. Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n'uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n'ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye, mpoye Abisirayeli n'Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, n'abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu. Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa. Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze. Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n'abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.” Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby'uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y'umwami w'i Babuloni inkota n'inzara n'icyorezo iti “Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n'uburakari bwanjye n'umujinya wanjye ndetse n'umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro. Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo, nzabaha imitima ihuje n'inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n'abana babo bazabakurikira. Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra. Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n'ubugingo bwanjye bwose.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk'uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose. Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n'amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’ Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z'ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy'ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n'imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y'u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y'ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy'inzu y'imbohe riti “Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby'amazu yo muri uyu murwa, n'iby'inzu z'amanyumba z'abami b'u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z'abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n'umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso. Ariko rero nzabazanira kumera neza n'agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n'ukuri bisesekaye. Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n'aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere. Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n'ibyo bakoze bangomera. Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry'ishimwe n'icyubahiro imbere y'amahanga y'isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n'ineza yose n'amahoro yose nywuhaye.’ “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n'amatungo, ndetse no mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n'umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo, aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N'ijwi ry'abazana ibitambo byo gushima mu nzu y'Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by'abashumba aho bazacyura imikumbi yabo. Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu y'ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n'aherekeye i Yerusalemu no mu midugudu y'u Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi y'ukuboko kwa nyirazo azibara.’ Ni ko Uwiteka avuga. “Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda. Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Muri iyo minsi Yuda azakizwa n'i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’ Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli, n'abatambyi b'Abalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n'uwo kosa amaturo y'ifu n'uwo kujya atamba iteka.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukuraho isezerano ryanjye ry'umunsi n'isezerano ryanjye ry'ijoro, kugira ngo umunsi n'ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo, ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse n'iry'abatambyi b'Abalewi abagaragu banjye. Nk'uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n'umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, n'Abalewi bankorera.’ ” Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’ Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho. Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry'umunsi n'ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n'amategeko yo gutegeka ijuru n'isi, ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n'urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ” Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imidugudu yaho yose riti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w'u Buyuda uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni, azawutwika kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n'ay'umwami w'i Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya n'i Babuloni. Nyamara wumve ijambo ry'Uwiteka yewe Sedekiya mwami w'u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo: ntuzicwa n'inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami w'u Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu, igihe ingabo z'umwami w'i Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, n'imidugudu y'u Buyuda yose yari yasigaye y'i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu y'ibihome y'i Buyuda. Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n'abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa, ngo umuntu wese areke umuretwa w'umugabo areke n'umuja we, ari Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugira Umuyuda mwene wabo bagira umuretwa. Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira, umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kureka umuretwa we, ari umugabo ari n'umuja we ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka. Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n'abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n'abaja. Nuko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa, ngo uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese w'Umuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.’ Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi. Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye, ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n'umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n'abaja. “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n'icyorezo n'inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by'abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y'isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y'ibice byacyo, ibikomangoma by'i Buyuda n'ibikomangoma by'i Yerusalemu, n'inkone n'abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y'ibice by'ikimasa. Nzabashyira mu maboko y'ababisha babo, no mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy'ibisiga byo mu kirere n'icy'inyamaswa zo mu ishyamba. Kandi Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y'ababisha babo no mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko y'ingabo z'umwami w'i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije. Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imidugudu y'u Buyuda nzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda riti “Jya mu muryango w'Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.” Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n'abahungu be bose n'umuryango wose w'Abarekabu, mbazana mu nzu y'Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w'Imana, cyari gihereranye n'icyumba cy'ibikomangoma kiri hejuru y'icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe. Maze ntereka imbere y'abahungu b'umuryango w'Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n'ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.” Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose. Kandi ntimuzubake n'amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’ Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry'ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu, ntitwiyubakire n'amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta n'imirima habe n'imbuto, ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose. Ariko igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z'Abakaludaya, duhinge n'ingabo z'Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.” Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza. Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n'ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira. Kandi nabatumyeho n'abagaragu banjye b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira. Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’ Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ” Maze Yeremiya abwira ab'umuryango w'Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose, ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ” Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti “Enda umuzingo w'igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n'amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu. Ahari ab'inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n'icyaha cyabo.” Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo w'igitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye. Maze Yeremiya ategeka Baruki ati “Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu y'Uwiteka, nuko ba ari wowe ugenda usome amagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo, uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu y'Uwiteka ku munsi wo kwiyiriza ubusa, kandi uyasomere no mu maso y'ab'i Buyuda bose bavuye mu midugudu yabo. Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari n'umujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.” Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk'uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y'Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y'Uwiteka. Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b'i Yerusalemu bose n'abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu y'u Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere y'Uwiteka. Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w'umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka, ayasomera imbere ya rubanda rwose. Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo y'Uwiteka yose yanditse mu gitabo, aherako aramanuka ajya mu ngoro y'umwami mu cyumba cy'umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w'umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n'ibikomangoma byose, maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda. Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba. Baramubwira bati “Nuko icara, uyadusomere twumve.” Arayabasomera. Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati “Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.” Maze babaza Baruki bati “Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?” Baruki arabasubiza ati “Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.” Ibikomangoma bibwira Baruki biti “Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagira umuntu umenya aho muri.” Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w'umwanditsi, babwira umwami amagambo yose. Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama w'umwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami n'ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw'umwami. Umwami yari yicaye mu nzu y'itumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hari umuriro wakaga mu ziko imbere ye. Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko. Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura n'imyambaro yabo, ari umwami habe n'abagaragu be bumvise ayo magambo yose. Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo, ariko ntiyabakundira. Maze umwami ategeka Yeramēli umwana w'umwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene Abudēli gufata Baruki w'umwanditsi n'umuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe. Umwami amaze gutwika umuzingo, n'amagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti “Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. Na Yehoyakimu umwami w'u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w'i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n'amatungo bishiraho?” Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy'izuba ry'amanywa no mu mbeho y'ijoro. Kandi nzamuhana we n'urubyaro rwe n'abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n'abatuye i Yerusalemu n'abantu b'i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’ ” Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki w'umwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n'ayo. Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yimitse mu gihugu cy'u Buyuda. Ariko we ubwe n'abagaragu be n'abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi Yeremiya. Umwami Sedekiya atuma Yukali mwene Shelemiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ku muhanuzi Yeremiya ati “Udusabire ku Uwiteka Imana yacu.” Icyo gihe Yeremiya yajyaga agenda mu bantu agataha iwe, kuko batari bamushyira mu nzu y'imbohe. Hanyuma ingabo za Farawo zihaguruka muri Egiputa ziteye, nuko Abakaludaya bari bagose i Yerusalemu bumvise izo nkuru, baherako baragandura bava i Yerusalemu. Maze ijambo ry'Uwiteka riza ku muhanuzi Yeremiya riti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwira umwami w'u Buyuda wabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiye kubatabara, zizasubira muri Egiputa mu gihugu cyazo. Kandi Abakaludaya bazagaruka batere uyu murwa, bazawutsinda bawutwike.’ ” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘Ni ukuri Abakaludaya bazatuvaho’ kuko batazahera. Erega naho mwanesha ingabo z'Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!” Ingabo z'Abakaludaya zimaze kuva i Yerusalemu zibitewe no gutinya ingabo za Farawo, Yeremiya aherako ava i Yerusalemu agira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini, ngo abonereyo umugabane we mu bantu baho. Ageze ku irembo rya Benyamini, hari umutware w'abarinzi, witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya, maze afata umuhanuzi Yeremiya ati “Ugiye kuducikira mu Bakaludaya.” Yeremiya aramuhakanira ati “Urambeshyera, simbacikira mu Bakaludaya.” Ariko ntiyamwumvira. Nuko Iriya afata Yeremiya, amushyira ibikomangoma. Ibikomangoma birakarira Yeremiya biramukubita, bimugira imbohe bimushyira mu nzu ya Yonatani w'umwanditsi, kuko bari bayigize inzu y'imbohe. Yeremiya yari mu nzu y'imbohe mu tuzu twayo dufunganye, atumaramo iminsi myinshi. Hanyuma Umwami Sedekiya aratuma ngo bamuzane, maze umwami amubaza biherereye mu nzu ye ati “Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?”Yeremiya ati “Ririho.” Arongera ati “Uzashyirwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni.” Yeremiya arongera abaza Umwami Sedekiya ati “Icyo nagucumuyeho ni iki ari wowe cyangwa abagaragu bawe cyangwa ubu bwoko, cyatumye munshyira mu nzu y'imbohe? Mbese ye, ba bahanuzi banyu babahanuriraga bari he? Ngo ntabwo umwami w'i Babuloni azabatera, habe no kuzatera iki gihugu. Noneho ndagusaba ngo wumve, mwami nyagasani, ndakwinginga ngo unyemerere icyo ngusabye, we kunsubiza kwa Yonatani w'umwanditsi ntahagwa.” Nuko Umwami Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rw'inzu y'imbohe, ngo iminsi yose bajye bamuha irobe ry'umutsima rivuye mu nzira y'abavuzi bayo, kugeza ubwo imitsima yose izashira mu murwa. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe. Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali mwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ni ukuri uyu murwa uzagabizwa ingabo z'umwami w'i Babuloni, na we azawuhindūra.” Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z'ingabo zisigaye muri uyu murwa n'iz'abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.” Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.” Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w'umwami, rwari mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo. Nuko Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y'umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwo umwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini), Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y'umwami abwira umwami ati “Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n'inzara kuko ari nta mutsima usigaye mu murwa.” Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvane umuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.” Nuko Ebedimeleki ajyana n'abo bagabo bajya mu nzu y'umwami munsi y'inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n'inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi. Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n'izo nyonga zishaje mu maha, maze urenzeho imigozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo. Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukura mu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe. Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w'inzu y'Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.” Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira.” Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y'abo bantu bahiga ubugingo bwawe.” Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n'ab'inzu yawe. Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y'Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ” Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.” Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze, umvira ijwi ry'Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama. Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo: Dore abagore bose basigaye mu nzu y'umwami w'u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by'umwami w'u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’ “Kandi bazajyana abagore bawe bose n'abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n'ukuboko k'umwami w'i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.” Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugira umuntu umenya ayo magambo, nawe ntuzapfa. Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiye umwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandi utubwire icyo umwami yakubwiye’, maze uzabibwire uti ‘Ninginze umwami ngo atansubiza kwa Yonatani nkahagwa.’ ” Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n'ibyo umwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvugana na we, kuko ari nta cyo bamenye. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe. Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaje azanye n'ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba. Mu mwaka wa cumi n'umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho. Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'ibindi bikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni. Nuko Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w'umwami, ku irembo ryo hagati y'inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba. Ariko ingabo z'Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by'i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w'i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza. Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w'i Babuloni yica n'imfura zose z'i Buyuda. Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni. Kandi Abakaludaya batwika ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkike z'i Yerusalemu. Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n'impunzi zamucikiyeho n'abarokotse mu bantu bari basigaye. Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga mu gihugu cy'u Buyuda abantu b'abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n'imirima. Nuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w'abarinzi ibya Yeremiya ati “Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.” Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'abatware bakomeye b'umwami w'i Babuloni bose, batuma gukura Yeremiya mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw'inzu y'imbohe riti “Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye. Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y'abantu utinya. Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni. Umutware w'abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago, kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuye ku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho. Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.” Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w'i Babuloni yagize umutegeka w'imidugudu y'u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w'abarinzi amuha impamba n'impano, aramurekura aragenda. Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu. Nuko abatware b'ingabo zari mu misozi, bo ubwabo n'abantu babo bumvise yuko umwami w'i Babuloni yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n'abagore n'abana n'abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni, baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumeti na bene Efayi b'i Netofa, na Yezaniya umwana w'umuntu w'i Māka bo n'abantu babo. Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n'abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w'i Babuloni, kandi muzaba amahoro. Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n'amatunda byo mu cyi n'amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.” Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n'abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w'i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware, nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy'u Buyuda kwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n'amatunda byo mu cyi byinshi cyane. Maze kandi Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati “Mbese ntuzi yuko Bālisi umwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera. Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati “Ndagusaba undeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, n'abasigaye b'i Buyuda bashira?” Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati “Uramenye ntuzakore ibyo kuko umubeshyeye.” Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b'umwami, azana n'abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira. Maze Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu. Ishimayeli yica n'Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n'ingabo z'Abakaludaya zari zihari. Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu, n'i Shilo n'i Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y'ifu n'imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y'Uwiteka. Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.” Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu be bica ba bandi babata mu rwobo. Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y'ingano na sayiri, n'amavuta ya elayo n'ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo. Urwobo (ni rwo rwacukujwe n'Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z'abantu yabanje kwica zose hamwe n'iya Gedaliya, azigerekeranije n'intumbi z'abo yishe hanyuma ruruzura. Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n'abakobwa b'umwami n'abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni. Yohanani mwene Kareya n'abatware bose b'ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze, baherako batabarana n'ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni. Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we barishima. Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya. Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n'abantu munani, ajya kwa bene Amoni. Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z'intambara, n'abagore n'abana n'inkone. Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa ku bw'Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n'uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu. Maze abatware b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n'aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk'uko utureba uku, kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n'uko dukwiriye kugenza.” Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusaba Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubiza cyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.” Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubere umuhamya w'ukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugira ngo tumererwe neza tubitewe n'uko twumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.” Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya. Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu bose uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti ‘Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye. Ntimugatinye umwami w'i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize. Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’ “Ariko nimuvuga muti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti ‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry'impanda ndetse ntituhabure n'ibyokurya, aho ni ho tuzatura’, nuko noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo, mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n'inzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa. Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nta n'umwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’ “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk'uko umujinya wanjye n'uburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage b'i Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume n'igitangarirwa, n'ibicibwa n'igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.’ “Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b'i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi. Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’ None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu ry'ibyo yabantumyeho byose. Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n'inkota n'inzara n'icyorezo aho mushaka kujya gutura.” Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana, Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n'abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y'Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.” Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry'Uwiteka ngo bature mu gihugu cy'u Buyuda. Ahubwo Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bajyana abasigaye b'i Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cy'u Buyuda: si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b'umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n'umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya. Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry'Uwiteka, maze bagera n'i Tahapanesi. Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti “Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y'amatafari ashashe ku irembo ry'inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b'i Buyuda babireba, maze ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w'i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y'ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry'ubwami hejuru yayo. Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n'abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota. Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk'uko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro. Azamenagura n'inkingi z'amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’ ” Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n'i Tahapanesi, n'i Nofu no mu gihugu cy'i Patirosi riti “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n'imidugudu yose y'u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo bitewe n'ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’ Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’ Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu. Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n'uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk'uko biri n'uyu munsi. “Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n'umugore, umwana muto n'uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana? Kuko mundakarisha imirimo y'amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n'ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi. Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n'ibibi by'abami b'u Buyuda n'ibibi by'abagore babo, n'ibibi byanyu ubwanyu n'ibibi by'abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu? Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n'imbere ya ba sogokuruza.’ “Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n'ab'i Buyuda bose nzabaca. Maze n'abasigaye b'i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n'inkota n'inzara, uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota n'inzara, bazaba ibivume n'ibitangarirwa, n'ibicibwa n'ibiteye isoni. Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk'uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n'inzara n'icyorezo, bitume hatagira uwo mu basigaye b'i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy'u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ” Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n'abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati “Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose. Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona. Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n'inkota n'inzara. “Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, abagabo bacu badahari?” Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n'abagore bamusubije batyo ati “Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n'abami banyu, n'ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima? Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n'ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n'igitangarirwa, n'ikivume kitagira ugituyemo nk'uko bikiri n'uyu munsi. Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.” Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n'abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe ab'i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n'abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n'amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y'ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze. Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwe ab'i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n'akanwa k'umuntu wese w'i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’ Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b'i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n'inkota n'inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose. Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy'u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b'i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo. Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi. Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahiga ubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiya umwami w'u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ” Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ ” Uku abe ari ko uzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n'icyo nateye nk'insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose. Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga. Ibya Egiputa:Iby'ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda. “Nimuringanize ingabo nto n'inini muteze urugamba. Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, muteze urugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y'ibyuma. “Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n'intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurate ni ho basitariye baragwa. Uwo ni nde wuzuye ameze nka Nili, amazi ye akiremamo ibigogo nk'iby'inzuzi? Egiputa haruzuye hameze nka Nili, amazi yayo yiremamo ibigogo nk'iby'inzuzi, haravuga hati ‘Nzahaguruka nkwire isi yose, nzarimbura umurwa n'abawutuyemo.’ Nimuzamuke mwa mafarashi mwe, namwe mwa magare mwe nimuhorere n'intwari zisohoke. Abanyetiyopiya n'ab'i Puti bitwaza ingabo, n'ab'i Ludi bitwaza imiheto bakayifora. “Uwo munsi ni umunsi w'Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n'amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy'ikasikazi ku ruzi Ufurate. Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy'ubusa ntabwo uzakira. Amahanga yumvise gukorwa n'isoni kwawe kandi isi yuzuwemo n'umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburira n'iyindi zombi zikagwira icyarimwe.” Ijambo Uwiteka yabwiye umuhanuzi Yeremiya, uko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni azatera igihugu cya Egiputa. “Mubimenyeshe muri Egiputa, mubyamamaze i Migidoli, mubyamamaze i Nofu n'i Tahapanesi muti ‘Hagarara ushikamye kandi ube witeguye, kuko inkota imaze kurimbura abagukikije.’ Kuki intwari zawe zagiye incucu imwe? Ntibaruhije bahagarara kuko Uwiteka ari we ubirukanye. Yatumye benshi basitara, ni ukuri bagwana hejuru. Maze baravuga bati ‘Reka duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu twavukiyemo, duhunge inkota irimbura.’ “Ni ho batereye hejuru bati ‘Farawo umwami wa Egiputa agira umuhindo gusa, kuko yirengagije igihe cyategetswe.’ Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo arirahira ati ‘Ni ukuri nk'uko Tabora umeze mu misozi, kandi nk'uko Karumeli wo ku nyanja umeze, ni ko azaza.’ Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we, kora impamba witegure kuko ugiye kugenda uri umunyagano, kuko i Nofu hazaba amatongo, hagatwikwa ntihagire uwo kuhatura. Egiputa hameze nk'ishashi nziza cyane, ariko kurimbuka kuje guturutse ikasikazi kurasohoye. N'abakorera ibihembo baho bameze nk'inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiye inyuma bagahungira hamwe ntibarakarushya bahagarara kuko umunsi w'ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo. Ijwi ryabo rizagenda nk'inzoka kuko bazaza bari kumwe n'ingabo, bazamutera bafite intorezo nk'abāsa inkwi. Uwiteka aravuga ati ‘Bazatema ishyamba rye nubwo ari inzitane, kuko ari benshi kuruta inzige kandi ntibabarika. Umukobwa wa Egiputa azamwara, azatangwa mu maboko y'ubwoko bw'ikasikazi.’ ” Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Ngiye guhana Amoni w'i No na Farawo na Egiputa, n'ibigirwamana byaho n'abami baho, ndetse na Farawo n'abamwizigiye bose. Nzabatanga mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni no mu maboko y'abagaragu be, kandi hanyuma y'ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n'umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n'urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba. Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.” Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk'uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y'igihugu no ku bikirimo byose n'umurwa n'abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n'abatuye mu gihugu bose baboroge. Imirindi y'inzara z'amafarashi ye akomeye, n'ikiriri cy'amagare ye no guhinda kw'inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye bitewe n'umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n'i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n'abasigaye mu kirwa cy'i Kafutori. Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n'ahasigaye h'ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari? Yewe wa nkota y'Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze. Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n'Uwiteka? Ashikeloni n'ikibaya cy'inyanja ni ho yayiteje.” Iby'i Mowabu.Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n'isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n'isoni harashenywe. 2.8-11 Ishimwe ry'i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n'inkota. Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye. “I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana, kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n'umuborogo byatewe no kurimbuka. Nimuhunge mwikize, mumere n'inkokōre yo mu butayu. “Kuko wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n'abatambyi be n'ibikomangoma bye. Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu n'umwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n'igisiza kizarimburwa nk'uko Uwiteka yabivuze. Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo. “Havumwe ukora umurimo w'Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso. “Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y'umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.” Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n'ibicuma byabo. Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk'uko ab'inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n'i Beteli bizeraga. Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n'intwari mu ntambara?’ Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho b'intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga. Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n'umubabaro we ugize umwete wo kumugeraho. “Abamukikije mwese nimumuririre, n'abazi izina rye mwese muvuge muti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’ Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n'inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe. Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rw'inzira witegereze, ubaze umugabo ucitse n'umugore uhunga uti ‘Byagenze bite?’ I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo. “Urubanza rugeze mu gihugu cy'igisiza, i Holoni n'i Yahazi n'i Mefāti, n'i Diboni n'i Nebo n'i Betidibulatayimu, n'i Kiriyatayimu n'i Betigamuli n'i Betimewoni, n'i Keriyoti n'i Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cy'i Mowabu, iya kure n'iyo hafi. Ihembe rya Mowabu riracitse n'ukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga. “Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa. Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n'abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe. “Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk'inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w'amasenga. Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n'ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k'umutima we.” Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze. Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu b'i Kiriheresi bazaborogerwa. Yewe wa ruzabibu rw'i Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y'i Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe. Kwishima n'umunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cy'i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rw'impundu. “Gutaka kw'i Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse n'i Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimu na yo azakama. Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, n'uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga. “Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nk'umwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu b'i Kiriheresi nk'umwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho, umutwe wose uriho ibiharanjongo n'ubwanwa bwose bwogoshwe n'ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero. Hejuru y'amazu yose y'i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga. Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe n'isoni! Ni ko Mowabu azaba urw'amenyo n'igiteye ubwoba mu baturanyi be bose.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk'igisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu. I Keriyoti harahindūwe n'ibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima w'intwari z'i Mowabu uzamera nk'uw'umugore uri ku nda. Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka. Ibitera ubwoba n'urwobo n'imitego bikugezeho, wa muturage w'i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga. Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, n'ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga. “Impunzi zahagaze mu gicucu cy'i Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni n'ikirimi cy'umuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike z'i Mowabu no mu gitwariro cy'abanyarusaku. Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano. “Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura ab'i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.” Ibya bene Amoni.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu midugudu yaho? Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga. Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b'i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n'ibikomangoma bye bari kumwe na we. Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n'umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’ Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y'imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’ “Ariko hanyuma nzagarura imbohe z'Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga. Ibya Edomu.Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z'abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye. Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza? Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n'abaturanyi be, na we ntakiriho. Siga impfubyi zawe nzazirera, n'abapfakazi bawe banyizere.” Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri. Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n'igiteye isoni, n'amatongo n'igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’ “Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’ Dore nakugize muto mu banyamahanga n'insuzugurwa mu bantu. Ku bw'igitinyiro cyawe ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga. “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n'ibyago byaho byose. Nk'uko i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga. “Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeri uzanyīmīra ni nde?” Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n'imigambi yagambiriye ku baturage b'i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo. Isi itigiswa n'urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura. Umva azazamuka aguruka nk'igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w'intwari zo muri Edomu uzaba nk'uw'umugore uri ku nda. Iby'i Damasiko.I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza. I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifata umugore uri ku nda. Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe! Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n'ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi nzashumika inkike z'i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi. Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yatsinze.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba. Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’ “Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera. Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n'ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga. “Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga. N'i Hasori hazaba ubuturo bw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.” Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w'u Buyuda atangiye kwima riti “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y'Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane. Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by'ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo. Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura, kandi nzatereka intebe yanjye y'ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n'ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy'Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya. Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse. “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze. “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n'aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo. Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuze n'Uwiteka, musezerane isezerano ry'iteka ritazibagirana.’ “Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n'abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo. Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturiho kuko bacumuye ku Uwiteka, ari we buturo bwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’ “Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy'Abakaludaya mumere nk'amasekurume y'ihene ajya imbere y'imikumbi. Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy'ikasikazi, nyateze i Babuloni bahateze urugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk'iy'intwari y'umukogoto, nta wuzagaruka ubusa. Kandi i Bukaludaya hazaba umunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga. “Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyaga umwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushye nk'ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk'amafarashi akomeye, nyoko azakozwa isoni rwose, uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw'inyuma mu mahanga, amere nk'igihugu cy'ubukuna kidaturwa kandi gikakaye. Ntihazaturwa ku bw'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose. “Nimuteze urugamba rwo kugota i Babuloni mwa bafozi b'umuheto mwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuye ku Uwiteka. Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk'uko hagiriye abandi. Ababibyi b'i Babuloni n'abatemesha imihoro mu gihe cy'isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatuma umuntu wese asubira mu bwoko bwe, kandi umuntu wese azahungira mu gihugu cy'iwabo.” Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n'umwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yamuvunnye amagufwa. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhana umwami w'i Babuloni n'igihugu cye nk'uko nahannye umwami wo mu Ashuri. Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli n'i Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga z'imisozi ya Efurayimu n'i Galeyadi. Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n'ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga. Zamuka utere igihugu cy'i Meratayimu, ugitere utere n'abaturage b'i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga. Urusaku rw'intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye. Yemwe, inyundo y'isi yose ko yacitse igatāna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga! Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa. Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw'intwaro avanamo intwaro z'uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cy'Abakaludaya. Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugira icyaho musiga. Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n'umunsi wo guhanwa kwabo! Ijwi ry'impunzi zirokotse mu gihugu cy'i Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k'Uwiteka Imana yacu, ihōrera urusengero rwayo. Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b'imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n'umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n'imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli. Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga. Dore uranyiteje yewe mwibone we, kuko umunsi wawe ugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongeza umuriro mu midugudu ye maze utwike abamukikije bose. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n'aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende. Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni. “Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga. Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa. Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw'abanyamahanga babarimo, bazaba nk'abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa. Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy'ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima. “Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n'amasega ari ho bizaba, n'imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi. Uko Imana yarimbuye i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yegeranye na ho, ni ko na ho nta muntu uzahatura, kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga. “Dore haje ubwoko buturutse ikasikazi, kandi ubwoko bukomeye n'abami benshi bazahagurutswa bava mu mpera z'isi. Bitwaje imiheto n'amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk'inyanja kandi bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk'umuntu ugiye mu ntambara, baraguteye wa mukobwa w'i Babuloni we. Umwami w'i Babuloni yumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n'umubabaro nk'uw'umugore uri ku nda. “Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n'umwungeri uzanyimīra ni nde?” Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babuloni n'imigambi yagambiriye ku gihugu cy'Abakaludaya. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo. Isi itigiswa n'urusaku rwo kunyagwa kw'i Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n'abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura. Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w'amakuba bazahatera bahaturutse impande zose. Umufozi w'umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w'ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n'ingabo zaho zose. Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy'Abakaludaya, n'abasogotewe mu nzira zaho bakagwa. Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli. Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k'Uwiteka, azahitura ibihakwiriye. I Babuloni hahoze ari igikombe cy'izahabu mu ntoki z'Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara. I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira. Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy'iwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru. “Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo w'Uwiteka Imana yacu. “Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima y'abami b'Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhōra k'Uwiteka ahōrera urusengero rwe. Nimushinge ibendera ku nkike z'i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n'abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage b'i Babuloni akabisohoza. Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n'uburakari bwawe. Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Ni ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nk'ubuzikira zikuvuzeho induru.’ “Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru. Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw'amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe. Umuntu wese ahindutse nk'inka abuze ubwenge, umucuzi w'izahabu wese akojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira. Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho. Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk'ibyo, kuko ari we Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. “Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n'intwaro z'intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu. Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n'uyigenderaho, ni wowe nzavunagurisha igare ry'intambara n'ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n'abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n'ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n'inkumi. Ni wowe nzavunagurisha umwungeri n'umukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi n'inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n'ibisonga. “Nzitura i Babuloni n'abatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga. “Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga. Kandi nta buye ry'impfuruka bazakuvanamo habe n'ibuye ry'urufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga. “Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n'ab'i Mini, n'abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nk'ubuzikira. Nimuteguze amahanga azahatera, abami b'Abamedi n'abategeka babo n'ibisonga byabo byose, n'ibihugu byose bitegekwa na bo. Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cy'i Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo. Intwari z'i Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk'iz'abagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse. Intumwa y'impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n'imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami w'i Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose, ngo ibyambu byakinzwe, n'icyanya cy'imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.” Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w'i Babuloni ameze nk'imbuga ihurirwaho mu gihe cy'ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy'isarura rye kikagera. Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nk'ikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye. Urugomo nagiriwe n'urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage w'i Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’ ” Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n'amasōko yaho nyazibe. I Babuloni hazahinduka ibirundo n'ubuturo bw'imbwebwe n'igitangarirwa n'icyimyozwa, nta wuzahatura. Bazatontomera icyarimwe nk'intare, bazakankama nk'imigunzu y'intare. Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga. Nzabamanukana nk'abana b'intama bajyanywe mu rubagiro, nk'amasekurume y'intama n'ay'ihene. “Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y'isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga! Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n'umuraba wayo mwinshi. Imidugudu yaho yahindutse amatongo n'umukakaro n'ikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana w'umuntu ukinyuramo. Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike z'i Babuloni zizariduka. “Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw'Uwiteka bukaze. Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomo mu gihugu, umutware agatera undi. Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by'i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa. Maze ijuru n'isi n'ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga. Nk'uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa. “Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu. “Dukozwe n'isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu y'Uwiteka.” Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y'inkomere. Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga. “Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, n'iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy'Abakaludaya! Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk'amazi menshi, amajwi yayo arahorera kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra. Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n'abanyabwenge baho, abategeka baho n'ibisonga byaho n'intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n'Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babuloni zizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusa n'amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.” Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w'u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w'abashashi. Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n'amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni. Yeremiya abwira Seraya ati “Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti ‘Yewe Uwiteka wavuze iby'aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’ Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati maze uvuge uti ‘Uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’ ”Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yeremiya. Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Akorera ibibi imbere y'Uwiteka, nk'uko Yehoyakimu yagenje kose. Uburakari bw'Uwiteka bwageze i Yerusalemu n'i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere.Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni. Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni we n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose. Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n'umwe w'Umwami Sedekiya. Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w'uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya. Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murima w'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu). Maze ingabo z'Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by'i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana. Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w'i Babuloni i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza. Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n'ibikomangoma by'i Buyuda byose abyicira i Ribula. Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y'imbohe arinda agwamo. Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu. Atwika inzu y'Uwiteka n'ingoro y'umwami n'amazu y'i Yerusalemu yose, n'inzu y'umuntu ukomeye wese, arayitwika yose. Ingabo zose z'Abakaludaya zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu. Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n'abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n'impunzi zacikiye ku mwami w'i Babuloni, n'abandi bantu bari basigaye. Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n'abahinzi. Maze Abakaludaya bamenagura inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka, n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyo mu nzu y'Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni. Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibifashi n'imbehe n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose. N'ibikombe n'ibyotero n'inzabya n'ibyungu, n'ibitereko by'amatabaza n'indosho n'udukombe, ibintu by'izahabu n'iby'ifeza, umutware w'abarinzi arabijyana. Inkingi zombi n'igikarabiro kidendeje, n'amapfizi cumi n'abiri y'imiringa yari munsi y'ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero. Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bw'inkingi imwe bwari mikono cumi n'umunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi n'ibiri, n'umubyimba w'umuringa wari ufite intoki enye, kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw'umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n'urushundura, hariho n'amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n'amakomamanga. Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda n'atandatu, n'amakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana. Umutware w'abarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n'abakumirizi batatu, no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa. Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi arabajyana, abashyira umwami w'i Babuloni i Ribula. Umwami w'i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe. Umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu. Mu mwaka wa cumi n'umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri. Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w'abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu. Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakini umwami w'u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodaki umwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y'imbohe, amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni. Amukura mu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe. Umwami w'i Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga. Umurwa w'i Yerusalemu ko usigayemo ubusa,Kandi wari wuzuye abantu!Uwari ukomeye mu mahanga,Ko yahindutse nk'umupfakazi!Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse,Aratura ikoro. Nijoro arira cyane,Amarira amutemba mu maso,Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza.Incuti ze zose zaramuriganije,Zahindutse abanzi be. Abayuda bajyanywe ari imbohe,Babitewe n'akarengane n'uburetwa bwinshi bikabije.Batuye mu banyamahanga,Nta buruhukiro bahabonye,Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro. Inzira z'i Siyoni ziraboroga,Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.Amarembo yaho yose ni amatongo,Abatambyi baho barasuhuza umutima.Abari baho bafite umubabaro,Na ho ubwaho hafite ishavu. Abaharwanyaga barahanesheje,Ababisha baho bagize ishya.Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi,Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y'ababisha. Ubwiza bwose bw'umukobwa w'i Siyoni bwamuvuyeho,Ibikomangoma bye byahindutse nk'impara zihebye urwuri,Byagiye bidafite intege imbere y'ababyirukanaga. I Yerusalemu mu gihe cy'umubabaro n'amaganya byaho,Hibutse ibintu byaho byose binezeza,Ibyo hahoranye kera.Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y'umubisha,Ntihagire kivuna,Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo. I Yerusalemu hacumuye bishishana,Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.Abahubahaga bose barahasuzuguye,Kuko babonye ubwambure bwaho.Ni ukuri hasuhuza umutima,Kandi hasubira inyuma. Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,Ntihibuka iherezo ryaho.Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje,Ntihagira uhahumuriza.“Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye,Kuko umwanzi anyitereye hejuru!” Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza,Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera,Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe. Abantu baho bose baraganya,Barahahiriza ibyokurya.Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,Nahindutse umugayo. “Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n'uwanjye wangezeho;Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w'uburakari bwe bukaze. “Yohereje umuriro mu magufwa yanjye,Uvuye hejuru uyageramo yose.Yategeye ibirenge byanjye umutego,Yansubije inyuma.Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose. “Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w'ibicumuro byanjye.Byarasobekeranye bingera mu ijosi,Yacogoje imbaraga zanjye.Umwami yantanze mu maboko y'abo ntashoboye guhangana na bo. “Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure,Nk'uko bawengeragamo vino. “Ibyo ni byo bindiza,Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk'amazi,Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure.Abana banjye babaye impabe,Kuko umwanzi yatsinze.” I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza,Uwiteka yategetse ibya Yakobo,Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha,I Yerusalemu habamereye nk'ikintu cyanduye. “Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,Kandi mwitegereze umubabaro wanjye,Abari banjye n'abahungu banjye bagiye ho abanyagano. “Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,Abatambyi banjye n'abakuru banjye baguye ku murwa,Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo. “Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,Umutima wanjye urahagaze!Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije,Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu. “Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza,Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,Bishimira ko ari wowe wabingize.Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye. “Ibibi byabo byose bize imbere yawe,Ubagirire nk'uko wangiriye,Umpora ibicumuro byanjye byose.Kuko amaganya yanjye ari menshi,Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.” Umwami ko yageretse ku mukobwa w'i Siyoni igicu cy'umwijima amurakariye,Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.Kandi ntiyibutse intebe y'ibirenge bye,Ku munsi w'uburakari bwe. Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,Yashenye ibihome by'umukobwa wa Yuda abitewe n'umujinya,Yabitsinze hasi yanduza n'ubwami n'ibikomangoma byabwo. Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n'uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw'iburyo imbere y'abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk'umuriro ugurumana,Ukongora impande zose. Yamuforeye umuheto nk'umwanzi,Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw'iburyo nk'umubisha.Yishe abanyagikundiro bose,Yasutse uburakari bwe mu ihema ry'umukobwa w'i Siyoni,Bwaka nk'umuriro. Umwami yahindukiye Isirayeli nk'umwanzi,Yamumize bunguri.Yamazeho ingoro ze zose,Kandi ibihome bye yarabisenye,Yagwirije umukobwa wa Yuda umubabaro n'amaganya. Kandi yaranduye uruzitiro rwe,Arumaraho nk'urwo ku murima,Yakuyeho ahantu he h'iteraniro.Uwiteka yatumye ibirori byera n'amasabato byibagirana muri Siyoni,Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n'umutambyi. Umwami yataye kure igicaniro cye,Yazinutswe ubuturo bwe bwera.Inkike z'ingoro z'i Siyoni yazitanze mu maboko y'ababisha.Bashakurije mu nzu y'Uwiteka nko ku munsi w'ibirori byera. Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y'umukobwa w'i Siyoni,Yahageresheje umugozi.Ntarakagerura ukuboko kwe kureka kurimbura,Kandi igihome n'inkike yabiteye kuboroga,Byihebeye icyarimwe. Amarembo ye arigise mu butaka,Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.Umwami we n'ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,Aho amategeko y'Imana atari.Ni ukuri abahanuzi be na bo,Ntibakibonekerwa n'Uwiteka. Abasaza b'umukobwa w'i Siyoni bicaye hasi,Baguwemo n'akayubi.Biteye umukungugu ku mitwe,Bakenyeye ibigunira,Abari b'i Yerusalemu bariyunamiriye. Amaso yanjye yakobowe n'amarira,Umutima wanjye urahagaze.Inyama zo mu nda zirasandaye,Mbitewe no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye,Kuko abana bato n'abonka barabiraniye mu nzira z'umurwa. Babaza ba nyina bati“Amasaka na vino biri hehe?”Ubwo barabiraniraga mu nzira z'umurwa nk'inkomere,Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina. Nakuvugaho iki?Icyo nakugereranya na cyo ni iki,Wa mukobwa w'i Yerusalemu we?Naguhwanya n'iki kugira ngo nguhumurize,Wa mwari w'i Siyoni we?Kuko icyuho cyawe ari kinini nk'inyanja,Ni nde wabasha kugukiza? Abahanuzi bawe beretswe iby'ubusa n'iby'ubupfu ku bwawe,Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,Byatumye ucibwa. Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w'i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n'umunezero w'isi yose?” Abanzi bawe bose barakwasamiye,Barakwimyoza bahekenya amenyo.Bati “Twamumize bunguri,Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,None turawubonye, turawuruzi.” Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,Yashyize hejuru ihembe ry'ababisha bawe. Umutima w'ab'i Yerusalemu watakiye Umwami bati“Wa nkike y'umukobwa w'i Siyoni we,Reka amarira atembe nk'umugezi ku manywa na nijoro,We kuruhuka, imboni y'ijisho ryawe ye gutuza. “Haguruka uboroge mu ijoro,Uhereye igihe batangirira izamu.Usuke umutima wawe nk'amazi imbere y'Uwiteka,Umutegere ibiganza ku bw'amagara y'abana bawe bato,Baremberejwe n'inzara mu mahuriro y'inzira zose.” “Ayii Uwiteka,Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?Mbese umutambyi n'umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw'Umwami? “Umusore n'umusaza baryamye hasi mu nzira,Abari banjye n'abahungu banjye bagushijwe n'inkota.Wabishe mu munsi w'uburakari bwawe,Warabasogose ntiwabababarira. “Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,Nko mu munsi wo guterana kwera.Kandi nta warokotse umunsi w'uburakari bw'Uwiteka ngo asigare,Abo naguyaguyaga nkabarera,Umwanzi wanjye yabamazeho.” Ndi umuntu wabonye umubabaro,Yankubise inkoni y'uburakari bwe. Yaranshoreye ancisha mu mwijima,Atari mu mucyo. Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato,Burinda bwira. Inyama yanjye n'umubiri wanjye bishajishijwe na we,Amagufwa yanjye yarayamenaguye. Yanyubatseho anzingiraho indurwe n'umuruho, Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera. Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo,Yatumye umunyururu wanjye undemerera. Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza,Gusenga kwanjye aguheza hanze. Inzira zanjye yazīcishije inkike z'amabuye,Aho nanyuraga yarahagoretse. Amereye nk'idubu yubikiye,Nk'intare iciye igico. Yayobeje inzira zanjye,Kandi yarantanyaguye angira indushyi. Yamforeye umuheto,Angira intego y'umwambi we. Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko, Nahindutse urw'amenyo mu bwoko bwanjye bwose,Bangize indirimbo umunsi wose. Yanyujujemo ibisharira,Yampagije apusinto. Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,Yandengeje ivu. Kandi watandukanije ubugingo bwanjye,N'amahoro akamba kure,Guhirwa narakwibagiwe. Maze ndavuga nti“Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.” Ibuka umubabaro wanjye n'amakuba yanjye,Apusinto n'indurwe. Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,Kandi burihebye. Iki ni cyo nibuka,Ni byo bindema umutima. Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye,Umurava wawe ni munini. Umutima wanjye uravuga uti“Uwiteka ni we mugabane wanjye,Ni cyo gituma nzajya mwiringira.” Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,N'ubugingo bw'umushaka. Ni byiza ko umuntu yiringira,Ategereje agakiza k'Uwiteka atuje. Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore. Yicare yiherereye kandi yihoreye,Kuko Imana yabimushyizeho. Nakubite akanwa ke mu mukungugu,Niba hariho ibyiringiro. Ategere umusaya we umukubita,Bamuhaze ibitutsi, Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,Nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,Cyangwa kubatera agahinda. Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi, Cyangwa ko bacira umuntu urubanza,Imbere y'Isumbabyose barwirengagiza. Kandi kugoreka urubanza rw'umuntu,Umwami ntabyemera. Ni nde wahanura bikabaho,Kandi Umwami atari we ubitegetse? Mbese ku bushake bw'Isumbabyose,Ntihaturuka ibibi n'ibyiza? Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye,Yakwinubira iki se? Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,Tubone kugarukira Uwiteka. Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,Tuyitegere n'amaboko yacu. “Twaracumuye kandi turagoma,Nawe ntiwatubabarira. Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga,Waratwishe ntiwatubabarira. Wikingiye igicu,Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho. Waduhinduye ibishishwa n'ibishingwe hagati y'amoko, Abanzi bacu bose baratwasamiye. Ubwoba n'urwobo, gusenya no kurimbuka,Byose byatugezeho.” Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y'amazi,Ndizwa no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye. Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa, Kugeza igihe Uwiteka azitegereza,Akareba hasi ari mu ijuru. Amarira y'ijisho ryanjye yandembeje,Mbitewe n'abakobwa bose bo mu murwa wanjye. Abanyangira ubusa bampize cyane nk'inyoni, Banyiciye ubugingo mu rwobo rw'inzu y'imbohe,Bambirinduriraho ibuye. Amazi yarandengeye ku mutwe,Maze ndavuga nti “Ndapfuye.” Natakiye izina ryawe, Uwiteka,Ndi mu rwobo rw'imbohe rw'ikuzimu. Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe,Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye. Umunsi nagutakiraga wanje hafi,Uravuga uti “Witinya.” Ayii, Mwami,Wamburaniye urubanza rw'umutima wanjye,Wacunguye ubugingo bwanjye! Ayii, Uwiteka,Wabonye akarengane kanjye,None ncira urubanza. Wabonye guhōra kwabo kose,N'imigambi yabo yose bangīra. Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,N'imigambi yabo yose bangīra, N'iminwa y'abahagurutswa no kuntera,N'inama zabo zose bangīra umunsi ukira. Itegereze imyicarire yabo,Reba imihagurukire yabo,Bangize indirimbo. Ayii, Uwiteka,Uzabiture ibihwanye n'imirimo y'amaboko yabo! Uzabahe umutima uhumye,Umuvumo wawe ubagereho. Uzabakurikirane ufite uburakari,Kandi ubarimbure ngo bashire munsi y'ijuru ry'Uwiteka. Izahabu ko yafutukuye,Izahabu nziza cyane ko yahindutse,Amabuye y'ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y'inzira zose! Abahungu b'ibikundiro b'i Siyoni,Bari bameze nk'izahabu nziza,Ko bagereranijwe nk'ibibindi bibumbwa,Umurimo w'amaboko y'umubumbyi! Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.Umukobwa w'ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,Nk'imbuni zo mu butayu. Ururimi rw'umwana wonka,Rufata mu rusenge rw'akanwa ruguye ubuga.Abana bato baragabuza,Ariko nta muntu ubagaburira. Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro. Kuko igicumuro cy'umukobwa w'ubwoko bwanjye,Kirusha icyaha cy'i Sodomu gukomera.Ni ho hubamye mu kanya,Kandi nta maboko ahakozeho. Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi,Zarushaga amata kwera.Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,Zarabagiranaga nka safiro. Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara,Ntibakimenyekana mu nzira.Umubiri wabo wumatanye n'amagufwa yabo,Warumye wabaye nk'igiti. Abicwa n'inkota bapfa neza kuruta abicwa n'inzara,Kuko bo bapfa urupfu n'agashinyaguro,Babitewe no kubura umwero w'imirima. Abagore b'imbabazi bafashe abana bibyariye,Barabateka baba ibyokurya byabo,Igihe umukobwa w'ubwoko bwanjye arimbutse. Uwiteka yashohoje uburakari bwe,Yasutse umujinya we ukaze,Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni,Utwika imfatiro zaho. Abami bo mu isi n'abatuye mu isi bose,Ntabwo bibwiraga ko ababisha n'abanzi,Batwaranira mu marembo y'i Yerusalemu. Ibyaha by'abahanuzi baho,N'ibicumuro by'abatambyi baho,Basheshe amaraso y'abakiranutsi muri yo,Ibyo ni byo byabiteye. Barindagira mu nzira nk'impumyi,Biyanduje amaraso,Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo. Barabamagana bati“Nimugende mwa bahumanye mwe,Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.”Igihe bahungaga bateraganwa,Abo mu banyamahanga baravugaga bati“Ntibazongera gutura hano ukundi.” Uburakari bw'Uwiteka bwarabatatanije,Ntazasubira kubitaho.Ntibitaye ku batambyi,Ntibasonera n'abasaza. Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,Kandi ari iby'ubusa.Ubwo twategerezaga,Twategereje ubwoko butabasha kudukiza. Baratwubikiye,Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.Iherezo ryacu riri hafi,Iminsi yacu irashize,Kuko iherezo ryacu rigeze. Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,Batwirukanye ku misozi miremire,No mu butayu bakaducira igico. Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n'Uwiteka,Yafatiwe mu myobo yabo,Kandi ari we twari twizeranye, tuti“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,Dukikijwe n'abanyamahanga.” Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we,Utuye mu gihugu cyo muri Usi.Nawe igikombe kizahita kikugeraho,Uzasinda wiyambike ubusa. Igihano cy'igicumuro cyawe kirarangiye,Yewe mukobwa w'i Siyoni we,Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.Yewe mukobwa wa Edomu we,Azaguhanira igicumuro cyawe,Azatwikurura ibyaha byawe. Uwiteka, ibuka ibyaduteye,Itegereze kandi urebe gukorwa n'isoni kwacu. Umwandu wacu wahindutse uw'abanyamahanga,N'amazu yacu yabaye ay'abimukīra. Turi impfubyi ntitugira ababyeyi,Ba mama bameze nk'abapfakazi. Tunywa amazi tuguze,Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi. Abatwirukana batuguye ku majosi,Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka. Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa n'abo mu Ashuri,Kugira ngo tubone ibyokurya biduhagije. Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,Natwe twikoreye ibicumuro byabo. Abagaragu ni bo badutegeka,Nta wuhari wo kuturokora,Ngo adukure mu maboko yabo. Ibyokurya tubibona duhaze amagara,Ku bw'inkota yo mu butayu. Umubiri wacu urirabura ni nk'uw'inkono,Bitewe n'inzara yatwokamye. Bakindaga abagore b'i Siyoni,N'inkumi zo mu midugudu y'i Buyuda. Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe,Ntibasonera n'abasaza. Abasore bakorewe insyo,N'abana bikoreye imiba y'inkwi,Bagenda basitara. Abakuru baretse kwicara ku irembo,N'abasore ntibagicuranga. Umunezero wo mu mutima wacu urashize,Imbyino yacu ihindutse umuborogo. Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha! Ni cyo gituma umutima wacu urabirana,Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza. Bitewe n'uko umusozi wa Siyoni ubaye amatongo,Ingunzu zirawuzereraho. Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi. Kuki watwibagirwa iteka,Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo? Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk'ibya kera. Ariko waradutaye rwose,Utugirira uburakari bwinshi. Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n'Imana. Ku munsi wa gatanu w'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe, ijambo ry'Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k'Uwiteka kwamujeho. Maze ngiye kubona mbona umuyaga w'ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo muriro haturukaga ibara nk'iry'umuringa ukūbye. Muri wo hagati haturutsemo ishusho y'ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y'umuntu; kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n'amababa ane. Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw'ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw'inyana, kandi byarabagiranaga nk'umuringa ukūbye. Kandi byari bifite amaboko y'umuntu munsi y'amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n'amababa yabyo, amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n'irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe. Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h'umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h'intare mu ruhande rw'iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'inka mu ruhande rw'ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'igisiga. Kandi mu maso habyo n'amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuraga n'ay'ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo. Kandi byose byagendaga umujya umwe, aho umwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukaga bigenda. Uko ishusho y'ibizima yari imeze, byasaga n'amakara y'umuriro waka nk'uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y'ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo. Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk'umurabyo urabya. Nuko nitegereje ibyo bizima mbona uruziga rumwe ruri ku isi iruhande rw'ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine Inziga n'imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n'ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n'imibarizwe yazo, byasaga nk'aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga. Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukaga inzira zigenda. Amagurudumu yazo yageraga hejuru bigatera ubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumu yazo yari yuzuweho n'amaso. Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n'inziga zarazamurwaga. Aho umwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni ho umwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kuko umwuka w'ikizima cyose wari mu nziga. Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kuko umwuka w'ikizima cyose wari mu nziga. Hejuru y'umutwe w'ikizima hari ikimeze nk'ijuru gisa n'ibirahuri biteye ubwoba, bibambwe hejuru y'imitwe yabyo. Munsi y'iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriye uruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriye urundi ruhande ku mibiri yabyo. Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw'amababa yabyo ari nko guhorera kw'amazi menshi, nk'ijwi ry'Ishoborabyose, urusaku rw'ikiriri rumeze nk'urusaku rw'ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo. Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo. Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari igisa n'intebe y'ubwami, isa n'ibuye rya safiro, kandi hejuru y'iyo ntebe y'ubwami hariho igisa n'umuntu. Uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero ugasubiza hepfo, nabonye hasa n'umuriro no mu mpande zacyo harabagirana. Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w'imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy'ubwiza bw'Uwiteka.Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry'uvuga. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.” Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati “Mwana w'umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n'uyu munsi. Abana babo ni abashizi b'isoni b'imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y'abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo. “Kandi nawe mwana w'umuntu we kubatinya, ntutinye n'amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome. Maze uzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije. “Ariko weho mwana w'umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk'iyo nzu y'abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.” Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w'igitabo. Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n'inyuma, cyanditswemo amaganya n'umuborogo n'ibyago. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.” Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo. Arambwira ati “Mwana w'umuntu, haza inda yawe, n'amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk'ubuki. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, genda ujye ku b'inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye, kuko ntagutumye ku bantu b'ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b'inzu ya Isirayeli. Si ku moko menshi avuga ururimi rutamenyekana cyangwa ururimi rurushya, abo mutumvikana. Ni ukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye. Ariko ab'inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab'inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima. Dore ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n'uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo. Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk'intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.” Maze arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwira uyakire mu mutima wawe, kandi uyumvishe amatwi yawe, maze ugende usange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe, uvugane na bo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.” Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw'Uwiteka buherwe umugisha mu buturo bwe.” Kandi numva amababa y'ibizima ahorera, uko yakubitanaga n'umuhindo w'inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n'ikiriri cy'urusaku rwinshi. Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, ariko ukuboko k'Uwiteka kwari kunkomeje. Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugezi Kebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwe nicaye hagati yabo. Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, nakugize umurinzi w'inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira. Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n'umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe. “Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.” Aho ni ho ukuboko k'Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.” Mperako ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona ubwiza bw'Uwiteka buhari bumeze nk'ubwiza naboneye ku mugezi Kebari, maze ngwa nubamye. Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avugana nanjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe. Ariko rero mwana w'umuntu, dore bazagushyiraho iminyururu bayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo. Nzatuma ururimi rwawe rufatana n'urusenge rw'akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y'abagome. Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y'abagome.” Nuko nawe, mwana w'umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu, maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n'ingando, uwushingeho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye impande zose. Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y'icyuma hagati yawe n'umurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso. Maze kandi uryamire urubavu rwawe rw'ibumoso, urugerekeho igicumuro cy'inzu ya Isirayeli uko umubare w'iminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo. Kuko imyaka y'igicumuro cyabo nayikunganirije n'umubare w'iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cy'inzu ya Isirayeli. Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw'iburyo wishyireho igicumuro cy'inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka umwe. Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi. Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye. Wishakire n'ingano na sayiri, n'ibishyimbo n'inkunde n'amasaka n'amashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga. Kandi urugero rw'ibyokurya uzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi, uzajye ubirya rimwe na rimwe. N'urugero rw'amazi uzajya unywa ni incuro ya gatandatu ya hini, na yo uzajye uyanywa rimwe na rimwe. Ibyo byokurya uzajye ubirya nk'imitsima ya sayiri, kandi uzajye ubitekeshereza amabyi y'abantu imbere yabo. Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.” Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.” Maze arambwira ati “Dore amabyi y'abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by'amase y'inka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe.” Arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, dore umutsima ni wo rushingikirizo rw'ab'i Yerusalemu ngiye kurukuraho. Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa. Uko ni ko bazabura ibyokurya n'amazi, bose bazashoberwa babe ubutarutana, babe abayuku bazize igicumuro cyabo.” Nuko rero mwana w'umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk'icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi. Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya gatatu cyawo ugicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawo uzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota. Uzahakure muke, uwupfunyike mu binyita by'umwambaro wawe, kandi uzende muke muri uwo uwujugunye mu muriro hagati ugurumane, ni ho umuriro uzaturuka ugere ku nzu ya Isirayeli yose. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y'amahanga, no mu bihugu bihakikije. Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n'amateka yanjye ntibayagenderemo.” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukaba mutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n'amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y'abanyamahanga babakikije.” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jye ubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba. Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukora n'ukundi nguhoye ibizira byawe byose. Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n'abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.” Umwami Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri ndirahiye, kuko wahumanishije ubuturo bwanjye bwera ibintu byawe byangwa urunuka n'ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe. Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n'icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota. “Uko ni ko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye. Maze kandi nzaguhindura umusaka n'igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y'abahisi n'abagenzi bose. “Maze uzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n'incyuro n'akabarore n'igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfite uburakari n'umujinya, ngucyahanye ubukana. Ni jye Uwiteka ubivuze. Ubwo nzabarasa imyambi mibi y'inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n'ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna, kandi nzabateza inzara n'inyamaswa zikaze bikugire impfusha, icyorezo n'amaraso bizakunyuramo kandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwiteka ubivuze.” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, imigezi n'ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n'amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi. Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n'ibishushanyo byanyu by'izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y'ibigirwamana byanyu. Nzarambika intumbi z'Abisirayeli imbere y'ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw'ibicaniro byanyu. Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z'imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n'ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n'ibishushanyo by'izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe. Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka. “ ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu. Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n'imitima yabo irarikira yanyimūye, n'amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n'ibibi bakoreye mu bizira byabo byose. Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ” Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y'ibizira bibi inzu y'Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n'inzara n'icyorezo. Uri kure azicwa n'icyorezo, n'uri hafi azicishwa inkota, kandi n'usigaye na we ari mu rukubo azicwa n'inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza. Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n'ikidaturwa, uhereye mu butayu bw'aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Nawe mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z'igihugu. “ ‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose. Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’ ” Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje. Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye. Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w'imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu. “Noneho ngiye kugusukaho umujinya wanjye ngusohozeho uburakari bwanjye, kandi ngucire urubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, nkugarureho ibihwanye n'ibizira byawe byose. Ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye uhana. “Dore wa munsi nguyu uraje igihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiye ubwibone bukumezeho. Urugomo rurahagurutse, ni nk'inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n'icyubahiro cyabo. “Igihe kirasohoye umunsi ugeze hafi, umuguzi ye kwishima, n'ugurwaho ye kuganya, kuko umujinya ugeze ku nteko zaho zose. Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho. Impanda zirabahuruje ibintu byose barabiringaniza, ariko nta n'umwe wagiye mu ntambara kuko uburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose. “Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n'inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwa uzatsembwaho n'inzara n'icyorezo. Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk'inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganya umuntu wese aborozwa n'ibibi bye. Amaboko yose azatentebuka, n'intege zose zizacika zibe nk'amazi. Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera. Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n'izahabu yabo izababera nk'ikintu cyanduye. Ifeza yabo n'izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n'amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha. Ubwiza bw'ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by'ibizira byabo n'ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye. “Kandi nzabishyira mu maboko y'abanyamahanga ho iminyago, no mu y'abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura. Nzabakuraho n'amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure. “Uringanize iminyururu kuko igihugu cyuzuwemo n'ubwicanyi, n'umurwa ukaba wuzuwemo n'urugomo. Ni cyo gituma ngiye kuzana abo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigarurira amazu yabo, kandi nzatuma ubwibone bw'abakomeye babo bushiraho, n'ubuturo bwabo bwera buzazirurwa. Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona. Ishyano rizasimburwa n'irindi shyano, n'inkuru mbi ikurikirwe n'iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n'abakuru babure inama. Umwami azaboroga n'igikomangoma kizuzurwamo n'amaganya, kandi amaboko y'abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk'uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.” Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n'abakuru b'i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k'Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi. Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n'umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye. Maze arambura igisa n'ikiganza afata umusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y'ijuru n'isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry'Imana, angeza ku rugi rw'irembo ry'imbere ry'aherekeye ikasikazi, aho intebe y'igishushanyo gitera Imana gufuha yari iri. Nuko mbona ubwiza bw'Imana ya Isirayeli buhari, nk'uko nari nabwerekewe mu gisiza. Nuko arambwira ati “Mwana w'umuntu, noneho ubura amaso yawe urebe ahagana ikasikazi.” Mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h'irembo ry'igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo. Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese uruzi icyo bakora n'ibibi bikomeye ab'inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y'ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.” Nuko anjyana ku irembo ry'urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.” Nuko maze kucyagura mbona urugi. Nuko arambwira ati “Kingura winjire urebe ibizira bibi bakoreramo.” Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y'ibyikurura hasi n'inyamaswa zishishana, n'ibigirwamana byose by'inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusika impande zose. Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b'inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani, umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuro y'umwotsi w'imibavu. Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b'inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk'icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ ” Arongera arambwira ati “Uraza kubona ibindi bizira bikomeye bakora.” Maze anjyana ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi. Maze arambaza ati “Mbese urabibonye wa mwana w'umuntu we? Uraza kubona ibindi bizira bikomeye biruta ibi.” Nuko aranjyana angeza mu rugo rw'imbere rw'inzu y'Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry'urusengero rw'Uwiteka hagati y'umuryango n'igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw'Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira. Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w'umuntu we, ibyo bizira ab'inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru. Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.” Maze arangururira mu matwi yanjye n'ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.” Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y'irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw'igicaniro cy'umuringa. Nuko basanga ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango w'inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye. Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k'abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.” Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe, mutsembeho umusaza n'umusore n'inkumi, n'abana bato n'abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y'inzu. Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemo intumbi. Ngaho nimugende.” Nuko baragenda bica abo ku murwa. Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?” Maze arambwira ati “Ibibi by'inzu ya Isirayeli n'iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n'amaraso, n'umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’ Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.” Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y'ibitare, ufite ihembe ririmo wino ku itako rye agaruye ubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.” Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y'umutwe w'abakerubi, hari igisa n'ibuye rya safiro rimeze nk'intebe y'ubwami. Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y'ibitare ati “Genda ujye hagati y'inziga zikaraga munsi y'umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y'ibishirira ukuye hagati y'abakerubi, uyanyanyagize hejuru y'umurwa.”Nuko ajyamo ndeba. Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw'iburyo rw'inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari. Nuko ubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w'inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k'ubwiza bw'Uwiteka. Guhorera kw'amababa y'abakerubi kurumvikana kugera no mu rugo rw'ikambere, kumeze nk'ijwi ry'Imana Ishoborabyose iyo ivuze. Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y'ibitare ati “Enda umuriro uri hagati y'inziga zikaraga hagati y'abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw'uruziga. Maze umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y'abakerubi, yenda umuriro ubari hagati awushyira mu biganza by'uwo wari wambaye imyambaro y'ibitare, na we arawakira arasohoka. Nuko munsi y'amababa y'abakerubi haboneka igisa n'ikiganza cy'umuntu. Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw'abakerubi, uruziga rumwe ruri iruhande rw'umukerubi, urundi ruziga ruri iruhande rw'undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi. Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk'aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga. Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo aho umutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora. Umubiri wabo wose n'imigongo yabo, n'amaboko yabo, n'amababa yabo, n'inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose, izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga. Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h'umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h'umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h'intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h'igisiga. Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugezi Kebari. Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburaga amababa yabo bagira ngo baguruke bave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande. Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kuko umwuka w'icyo kizima wari muri zo. Nuko ubwiza bw'Uwiteka buherako buva mu muryango w'inzu, buhagarara ku bakerubi. Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n'inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo. Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y'Imana ya Isirayeli ku mugezi Kebari, maze menya yuko ari abakerubi. Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n'ibisa n'ibiganza by'umuntu biri munsi y'amababa yabo. Kandi uko mu maso habo hasaga, n'ishusho yabo, na bo ubwabo ni byo nabonye ku mugezi Kebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye. Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw'irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by'ubwoko. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi bavuga bati ‘Mbese igihe cyo kubaka amazu nticyegereje? Uyu murwa ni inkono ivuga, natwe turi inyama.’ Nuko rero ubahanurire ibibi mwana w'umuntu, uhanure.” Maze Umwuka w'Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira. Mwakabije kwica abantu banyu muri uyu murwa, inzira zaho muzigwizamo intumbi.’ “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Abanyu mwishe mugahirika intumbi muri uyu murwa ni bo nyama, na wo uyu murwa ni wo nkono ivuga, ariko mweho muzawusohorwamo. Mwatinye inkota ariko nzabagabiza inkota, byavuzwe n'Umwami Uwiteka. Kandi nzawubasohoramo mbatange mu maboko y'abanyamahanga, maze mbashyireho ibihano. Muzagushwa n'inkota, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka. Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzaba inyama zo muri yo, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n'amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y'abanyamahanga babakikijeho.’ ” Nuko ngihanura, Pelatiya mwene Benaya aherako arapfa. Maze nikubita hasi nubamye ntera ijwi hejuru nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese ugiye gutsembaho rwose abasigaye ba Isirayeli?” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, bene wanyu muva inda imwe n'inzu yose ya Isirayeli, abo bose ni bo abaturage b'i Yerusalemu babwiye bati ‘Nimwimūre Uwiteka, ni twe twahawe iki gihugu ho umwandu.’ “Nuko rero uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriye kure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamara umwanya muto mbabereye ubuturo bwera mu bihugu batataniyemo.’ “Noneho uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli. Kandi bazahaza bahakure ibintu byabo bishishana byose, n'ibizira byaho byose. Nanjye nzabaha umutima uhuye kandi mbashyiremo umwuka mushya, umutima w'ibuye nzawukura mu mubiri wabo mbahe umutima woroshye, kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo. Ariko abo bafite umutima ukurikira ibyabo nanga urunuka n'ibizira byabo, iyo nzira yabo mbi nzayibagereka ku mutwe.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze abakerubi barambura amababa yabo, n'inziga zari iruhande rwabo; kandi ubwiza bw'Imana ya Isirayeli buri hejuru yabo. Nuko ubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musozi uri mu ruhande rw'iburasirazuba rw'umurwa. Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludaya ku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw'Umwuka w'Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho. Nuko mbwira abajyanywe ari imbohe ibyo neretswe n'Uwiteka byose. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, uturana n'ab'inzu y'abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab'inzu y'abagome. “Nuko rero weho mwana w'umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab'inzu y'abagome. Kandi uzasohore ibintu byawe nk'ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk'abahagurutse baciwe. Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo. Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.” Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk'ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba. Bukeye bwaho ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, mbese ab'inzu ya Isirayeli, ya nzu y'abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’ Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n'ab'inzu ya Isirayeli bahari bose.’ Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe. Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye. Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n'umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa. Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n'imitwe y'ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota. “Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu. Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima, maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturage b'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw'abagituyemo bose. Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ” Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. Nta yerekwa ry'ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, dore ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’ Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b'abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk'ingunzu zo mu kidaturwa. Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw'inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w'Uwiteka. Babonye iyerekwa ry'ubusa n'ubupfumu bw'ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora. Mbese iyerekwa mwabonye si iry'ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw'ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka. “Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye. Nuko ubwire abayihomesha ishwagara ridakomeye yuko iyo nkike izariduka. Hazagwa imvura y'umurindi, namwe mahindu y'urubura rukomeye muzagwa, maze umuyaga w'umugaru uyisenye. Dore inkike nigwa, ntimuzi ko muzanegurwa ngo mbese guhoma mwayihomesheje kwagiye he?” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Nzayisenyesha umuyaga w'umugaru mfite uburakari, hazagwa imvura y'umurindi bitewe n'umujinya wanjye, kandi uburakari bwanjye bukaze buzatuma urubura rukomeye ruyitsembaho. Ni ko nzasenya inkike mwahomesheje ishwagara ridakomeye, maze nyigushe hasi bitume urufatiro rwayo rutwikururwa. Izagwa namwe mutsemberwemo, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka. “Uku ni ko nzasohoza uburakari bwanjye ku nkike no ku bayihomesheje ishwagara ridakomeye, kandi nzababwira nti ‘Inkike ntikiriho ndetse n'abayihomye, ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby'i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry'amahoro kandi ari nta mahoro.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Nuko nawe mwana w'umuntu, urebeshe abakobwa b'ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu? Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw'ingemu z'amashyi ya sayiri n'intore z'umutsima, kugira ngo mwice ubugingo butari bukwiriye gupfa, murokore ubugingo butari bukwiriye kurokorwa, mu buryo bushuka ubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’ ” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk'uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndeke ubugingo bw'abantu bwigendere, ubwo bugingo bw'abantu mutega nk'uko inyoni zitegwa. Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkure ubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka. “Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w'ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y'inkozi y'ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho, ni cyo gituma mutazongera kubona ibyerekanwa by'ubusa cyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokora ubwoko bwanjye mbuvane mu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.” Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere. Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza? “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w'ibigirwamana bye, kugira ngo ab'inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n'ibigirwamana byabo.’ “Nuko ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose. “ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n'ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza. Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza n'ikitegerezo n'iciro ry'umugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka. “ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli. Na bo bazajyana n'ibibi byabo: ibibi by'umuhanuzi bizahwana n'ibibi by'umumpanuriza, kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw'umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n'amatungo, naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo, naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’ kugira ngo ntsembeho abantu n'amatungo, naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka. “Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw'umujinya banteye, nkagicamo abantu n'amatungo, naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga. Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n'amatungo? Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n'abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, mushire agahinda k'ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu. Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira? Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu? Dore bagitaye mu muriro nk'inkwi, umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara? Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?” Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b'i Yerusalemu. Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure. Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab'i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy'i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi. Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n'amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n'akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw'impinja. Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga. “ ‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Nakugwije nk'ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n'umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye. “ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta. Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z'impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y'ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri. Nkurimbishisha iby'umurimbo kandi nkwambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'umukufi mu ijosi ryawe. Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n'impeta zo ku matwi, n'ikamba ryiza ku mutwe wawe. Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n'ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n'amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby'ifu y'ingezi n'ubuki n'amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk'umwamikazi. Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n'ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n'icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo. Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z'imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk'ibyo bizaba, ngo bimere bityo. Kandi wajyanye impeta zawe nziza z'izahabu yanjye n'ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by'abagabo ngo usambane na bo, kandi wajyanye imyambaro yawe y'amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n'imibavu yanjye. Ndetse n'ibyokurya byanjye naguhaye, iby'ifu y'ingezi n'amavuta ya elayo n'ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n'abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe. Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro? Kandi muri ibyo bizira byawe byose n'ubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi y'ubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe. “ ‘Nuko hanyuma y'ibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga), wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose. Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro y'inzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe. Kandi wasambanye n'Abanyegiputa b'abaturanyi bawe, b'ibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza. “ ‘Nuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ry'ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b'Abafilisitiya, bakojejwe isoni n'imigenzereze yawe mibi. “ ‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa. Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cy'i Kanāni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura. “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w'umugore w'igishegabo cya maraya, kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y'inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk'abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo. Ahubwo uri umugore w'umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n'abashyitsi aho kuryamana n'umugabo wawe! Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe. Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n'ubw'abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n'abandi. “ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n'ubusambanyi wagiranaga n'abakunzi bawe, no ku bw'ibigirwamana byose by'ibizira byawe, n'amaraso y'abana bawe wabihaye, dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n'abo wakundaga bose n'abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose. Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n'urw'abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira. Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y'aharengeye basenye n'ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n'ibintu byawe byiza by'umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa. “ ‘Bazaguteza n'igitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo. Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y'abagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi. Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara. Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n'ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n'umukobwa ni ubutarutana. Uri uwa nyoko wanga umugabo we n'abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori. “ ‘Kandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe n'abakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu n'abakobwa be. Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk'aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose. “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n'abakobwa be, batagenje nkawe n'abakobwa bawe. Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n'ibyokurya byinshi, n'ubukire bwe n'ubw'abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw'abakene n'indushyi. Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho. “ ‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n'igice cy'ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza. Nawe ukorwe n'isoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bw'ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe n'isoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza. “ ‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n'abakobwa be, n'imbohe za Samariya n'abakobwa be n'imbohe zawe ubwawe zizirimo, kugira ngo ukorwe n'isoni wowe ubwawe, umwazwe n'ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije. Kandi bene nyoko Sodomu n'abakobwa be, bazongera kumera nk'uko bahoze, na Samariya n'abakobwa be na bo bazongera kumera nk'uko bahoze, kandi wowe n'abakobwa bawe muzongera kumera nk'uko mwahoze. Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy'ubwibone bwawe, ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy'ibikoza isoni by'abakobwa b'i Siriya, n'iby'abamukikijeho bose, abakobwa b'Abafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose? Ibibi byawe n'ibizira byawe wabyikoreye nk'umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga. “ ‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk'uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano. Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose. Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n'isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw'isezerano ryawe. Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka, kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe n'isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n'amoya menshi n'amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry'umwerezi, kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy'ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w'abagenza. Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y'amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk'umukinga. Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage. “ ‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugira ngo kiwuvomerere. Watewe mu butaka bwiza hafi y'amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n'umuzabibu mwiza.’ “Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n'imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi. Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Nuko ubwire iyo nzu y'abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w'i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n'ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni. Ajyana n'uw'urubyaro rw'umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye. Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke? “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n'isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni. Farawo na we, n'ingabo ze zikomeye n'ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi. Yasuzuguye indahiro yica n'isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n'isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we. Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho. Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa n'inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozi muremure, ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by'amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy'amashami yawo ni ho bizaba. Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’? “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani. Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw'umwana ni ubwanjye nk'ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa. “Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli ntabyuburire amaso kandi akaba atanduza umugore w'umuturanyi we, ategereye umugore uri mu mugongo, ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa, kandi ntagurize kubona indamu y'ubuhenzi cyangwa kwaka umuntu ibirenze urugero, ahubwo akarinda ukuboko kwe ikibi kandi umuntu uburana n'undi akabacira urubanza rutabera, akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n'umunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Ariko nabyara umwana w'umuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo, ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, yaranduje n'umugore w'umuturanyi we, abakene n'indushyi yarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubize n'icyo yagwatirijwe, yaruburiye amaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira, yaragurije kubona indamu y'ubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, n'amaraso ye ni we azabaho. “Nuko rero nabyara umwana w'umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk'ibyo kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli atabyuburiye amaso ye, atanduje n'umugore w'umuturanyi we kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n'ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiye abashonji kandi yarambitse n'abambaye ubusa, atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu y'ubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho. Ariko se ubwe kuko yakoze iby'urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye. “Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n'iki kuzira ibibi bya se?’ Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho. Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we. “Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa. Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n'uko yabaye umukiranutsi. Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho? “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n'icyaha cye yakoze ni byo azazira. “Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Nimwumve mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye? Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo. Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, azakiza ubugingo bwe. Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa. Ariko ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye? “Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa. Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n'umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti ‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare. Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w'intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa. Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w'intare, ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo. Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo. Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli. “ ‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw'amazi menshi. Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi. Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika. Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota. Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.” Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, vugana n'abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Mbese uzabacira urubanza mwana w'umuntu, mbese uzabacira urubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahira urubyaro rw'inzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti “Ndi Uwiteka Imana yanyu”, uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cy'amata n'ubuki, kandi ari cyo gishimwa n'ibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi. Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.” Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n'ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa. Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y'abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. “ ‘Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu. Maze mbaha amategeko yanjye mbamenyesha n'amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje. Maze kandi mbaha n'amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza. Ariko ab'inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n'amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure. Ariko nagiriye izina ryanjye kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga, abo nabakuye imbere. Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cy'amata n'ubuki, ari cyo gishimwa n'ibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi, kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n'amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo. “ ‘Ariko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu. Nabwiriye abana babo mu butayu nti: Ntimukagendere mu mategeko ya ba so kandi ntimugakomeze amateka yabo, cyangwa ngo mwiyandurishe ibigirwamana byabo. Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize, kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu. “ ‘Ariko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, n'amateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshaho uyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu butayu. Ariko nageruye ukuboko kwanjye ngirira izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga, abo nabakuye imbere. Nongeye kubarahirira mu butayu yuko nzabatataniriza mu mahanga, nkabateragana mu bihugu kuko batakomeje amateka yanjye, ahubwo amategeko yanjye barayanze bazirura n'amasabato yanjye, kandi amaso yabo akurikirana ibigirwamana bya ba se. “ ‘Nuko mbaha amategeko atababonereye n'amateka atababeshaho, kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugira ngo mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.’ “Nuko rero mwana w'umuntu, uvugane n'ab'inzu ya Isirayeli, ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ba so barantutse ubwo bancumuyeho. Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonye umusozi muremure wose n'igiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturira ituro ryabo rindakaza, bahosereza n'imibavu yabo kandi bahasukira n'amaturo yabo y'ibyokunywa. Maze ndababaza nti: Impamvu z'izo ngoro mujyamo ni iki? Ni cyo cyatumye izina ryazo ryitwa Bama kugeza n'ubu.’ “Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nk'uko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo? Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n'abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n'ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk'abanyamahanga, tube nk'imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.” Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye. Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo n'amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye. Nzabajyana mu butayu bw'abanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso. Nk'uko naburanije ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka. “ ‘Kandi nzabacisha munsi y'inkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro y'isezerano, ariko nzabakuramo abagome n'abancumuyeho mbakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka. “ ‘Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n'ibigirwamana byanyu. Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w'impinga ya Isirayeli, ni ho ab'inzu ya Isirayeli bose n'abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n'umuganura w'amaturo yanyu hamwe n'ibintu byanyu byera byose. Nzabakira nk'ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza. Aho ni ho muzibukira inzira zanyu n'imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw'ibibi byose mwakoze. Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy'ikusi, ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n'igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by'umuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi. Maze igifite ubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwiteka uwukongeje, kandi ntuzazima.’ ” Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese aho uriya muntu si umuci w'imigani?’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturo bwera, kandi uhanurire igihugu cya Isirayeli ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati rwayo, maze ngutsembane n'abakiranutsi n'abanyabyaha. Nuko rero, ubwo nzagutsembana n'abakiranutsi n'abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubati rwayo yibasiye ibifite umubiri byose uhereye ikusi ukageza ikasikazi, maze ibifite umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi.’ “Nuko rero unihe, mwana w'umuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo. Nuko nibakubaza bati ‘Igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘Mbitewe n'inkuru y'ibibi bije, umutima wose uzahamuka n'amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n'intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana, yatyarijwe kugira ngo isogote, irarabagirana kugira ngo ise n'umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y'umwana wanjye ihinyura igiti cyose. Iyo nkota yatangiwe kugira ngo bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, ni ukuri yarabagiranishijwe kugira ngo ishyirwe mu kuboko k'umwicanyi. Taka ucure umuborogo mwana w'umuntu, kuko ibanguriwe ubwoko bwanjye, ibanguriwe ibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n'ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubite ku itako. Kuko hariho amakuba, niba inkoni y'agasuzuguro na yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ “Nuko rero weho mwana w'umuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse n'ubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota y'ukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo. Kandi iyo nkota iteye ubwoba nayibanguriye amarembo yabo yose, kugira ngo imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n'umurabyo, ityarizwa gusogota. Ishyire hamwe ugana iburyo witeze urugamba, ugana ibumoso aho werekeje amaso yawe hose. Nanjye nzakubita mu mashyi, kandi ntume uburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwiteka ubivuga.” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Nawe mwana w'umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n'inkota y'umwami w'i Babuloni ije, zombi zizava mu gihugu kimwe, ushyireho ikimenyetso, ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye. Uzashyireho inzira y'inkota ize i Raba y'Abamoni, n'i Buyuda i Yerusalemu hari ibihome. Kuko umwami w'i Babuloni yahagaze mu mahuriro y'inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda. Maze ukuboko kwe kw'iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n'imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome. Nyamara bizababera nk'indagu y'ibinyoma, imbere y'ababarahiye, ariko azabibutsa igicumuro cyabo kugira ngo bafatwe. “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko. “ ‘Nawe uwakomerekejwe uruguma rwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n'umunsi wawe, mu gihe cy'imperuka uzahanirwa ibibi byawe. Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk'uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’ “Nawe mwana w'umuntu vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n'igitutsi cyabo.’ Maze uvuge uti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nk'umurabyo, bakikubonera iyerekwa ry'ubusa, bakuragurira ibinyoma, kugira ngo urambikwe ku majosi y'abanyabyaha bakomerekejwe uruguma rwica, basohoweho n'umunsi wabo, mu gihe cy'imperuka bazahanirwa ibyaha byabo. Ya nkota uyisubize mu rwubati rwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukire yawe, ni ho nzagucirira urubanza. Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro w'uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y'abanyarugomo, abahanga bo kurimbura. Uzaba uwo gukongorwa n'umuriro, n'amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwo uzongera kwibukwa ukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Nawe mwana w'umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose. Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza! Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n'urubanza, n'ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw'ibyo ni jye wakugize urw'amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n'ibihugu byose. Abari hafi yawe n'abari kure yawe bazaguseka ko uri uw'izina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi. Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo w'amaboko yabyo ni ukuvusha amaraso. Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n'abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe. Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n'amasabato yanjye. Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z'imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi. Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni. Umuntu akorana ibizira n'umugore w'umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se. Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y'ubuhenzi n'inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z'uburiganya wabonye, no ku bw'amaraso yavushirijwe muri wowe. Mbese umutima wawe uzihangana? Ese n'amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza. Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by'umwanda nzabikumaramo. Nawe uzaba wiyandurije imbere y'abanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa n'ibati, n'icyuma n'isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y'ifeza. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati. Nk'uko bateraniriza ifeza n'umuringa, n'icyuma n'isasu n'ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari n'umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe. Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w'uburakari bwanjye muyishongeremo hagati. Nk'uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.’ ” Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w'uburakari bukaze.’ Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk'uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw'abantu, ubutunzi n'ibintu by'igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo. Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y'ibyera n'ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n'ibitanduye, kandi n'amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo. Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw'abantu, kugira ngo bibone indamu y'uburiganya. N'abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry'ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze. Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n'indushyi, n'uwigendera bakamurenganya. Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye. Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w'umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y'ubwari bwabo bakayakorakora. Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n'abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu. “Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b'abaturanyi be. Bari bambaye imyambaro y'imikara ya kabayonga, abategeka n'abatware, bose ari abasore b'igikundiro bafite amafarashi bagenderaho. Nuko asambana na bo, ab'imfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzaga ku uwo yakundaga wese n'ibigirwamana byabo byose. Kandi ntiyaretse ubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere y'ubwari bwe, kandi bakamugwizaho ubusambanyi bwabo. Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko y'abakunzi be, mu maboko y'Abashuri, abo yakundaga. Nuko abo bamwambika ubusa, batwara abahungu be n'abakobwa be naho we bamwicisha inkota. Nuko aba akabarore mu bagore kuko bamuciriyeho iteka. “Nuko na murumuna we Oholiba ubwo yabonaga ibyo yamurushije kugira irari, ubusambanyi bwe burusha ubwa mukuru we. Yifuza Abashuri b'abaturanyi be, abategeka n'abatware bari bambaye iby'umurimbo bafite amafarashi bagenderaho, bose ari abasore b'igikundiro. Nuko mbona ko yandujwe, kandi yuko bombi ari iri n'iri. “Nuko agwiza ubusambanyi bwe kuko yabonye abagabo bashushanyijwe ku rusika, ibishushanyo by'Abakaludaya bishushanishijwe ibara ritukura, bakenyeje imishumi mu rukenyerero, n'ibitambaro by'amabara bitendera ku mitwe yabo, bose bagaragara ko ari ibikomangoma, basa n'Abanyababuloni h'i Bukaludaya igihugu cya kavukire yabo. Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza, abatumaho intumwa i Bukaludaya. Nuko Abanyababuloni baraza bamusanga ku buriri bw'ubusambanyi, bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha, maze umutima we urabazinukwa. Nuko agaragaza ubusambanyi bwe yiyambika ubusa, maze umutima wanjye umwikuburaho nk'uko wikubuye kuri mukuru we. Ariko yakomeje kugwiza ubusambanyi bwe, yibuka iminsi yo mu bukumi bwe, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa. Akifuza abasambanyi baho bafite umubiri umeze nk'uw'indogobe, bagashyuha nk'amafarashi. Uko ni ko wibukije ubusambanyi bwo mu bukumi bwawe, ubwo Abanyegiputa bakabakabaga amabere yawe, bagakorakora ku mabere y'ubwari bwawe. “Ni cyo gituma yewe Oholiba we, Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugukaburira abakunzi bawe, abo umutima wawe umaze kwikuburaho, ngiye kubaguteza baguturutse impande zose: Abanyababuloni n'Abakaludaya bose, Pekodi na Showa na Kowa hamwe n'abo muri Ashuri bose, abasore b'igikundiro, abategeka n'abatware bose, ibikomangoma n'ab'ibirangirire bagendera ku mafarashi bose. Maze bazagutera bafite intwaro n'amagare y'intambara n'atwara ibintu, bari kumwe n'amahanga ateranye. Bazaba bafite ingabo nto n'inini n'ingofero z'ibyuma, bazakugotera impande zose, kandi nzashyira imanza mu maboko yabo maze bagucire imanza nk'uko amategeko yabo ari. Kandi nzabibasira mbitewe no gufuha kwanjye bakugirire uburakari bwinshi. Bazaguca amazuru n'amatwi maze imyanya yawe isigaye itsembwe n'inkota, bazajyana abahungu n'abakobwa bawe maze imyanya yawe isigaye izamarwaho n'umuriro. Bazakwambura n'imyambaro yawe, batware n'iby'uburimbyi byawe. Uko ni ko nzazana iherezo ry'ibibi byawe bikabije, n'ubusambanyi bwawe wavanye mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo utongera kububuriraho amaso cyangwa kuzibuka Egiputa ukundi. “Kuko uku ari ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugushyira mu maboko y'abakwanga, mu maboko y'abo umutima wawe wikubuyeho, kandi bazagukorera iby'urwangano maze bakunyage ibyo waruhiye byose, bagusige iheruheru wambaye ubusa kandi ubusambanyi bwawe buzagaragazwa, byombi, ibibi byawe bikabije n'ubusambanyi bwawe. Ibyo ni byo uzakorerwa kuko wasambanye n'abapagani, ukanduzwa n'ibigirwamana byabo. Wakurikizaga mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe cye ngiye kugishyira mu kuboko kwawe. “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, ni kigari kandi ni kinini. Bazakugira urw'amenyo kandi ushinyagurirwe kuko gisendereye. Isindwe n'agahinda bizakuzuramo, kuko ari igikombe gitangarirwa kandi gitera gushoberwa, ari cyo gikombe cya mukuru wawe Samariya. Uzakinyweraho ukimare uhekenye n'ibimene byacyo, bigushishimure mu mabere kuko ari jye ubivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko wanyibagiwe ukandengaho, hoshi jyana n'ibibi byawe bikabije n'ubusambanyi bwawe!” Uwiteka yongera kumbwira ati “Mwana w'umuntu, mbese uzacira Ohola na Oholiba urubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo. Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye n'ibigirwamana byabo, n'abahungu babo bambyariye babibacishirije mu muriro ngo bakongoke. Ibi na byo ni ibindi bankoreye: mu munsi umwe banduje ubuturo bwanjye bwera, n'amasabato yanjye barayazirura. Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturo bwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye. “Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza, ubabonye uriyuhagira, amaso yawe uyarabaho ibara uriringaniza wicara ku buriri bw'icyubahiro, n'ameza atunganirijwe imbere yabwo uyaterekaho imibavu yanjye n'amavuta yanjye ya elayo. Kandi urusaku rwo mu rudubi rwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje n'abantu ba rubanda bazanye n'abasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'amakamba meza cyane ku mutwe. Maze mvuga iby'usaziye mu busambanyi nti ‘Noneho bagiye kumusambanya na we asambane na bo.’ Nuko baherako bajya iwe nk'abasanga maraya, uko ni ko binjiye kwa Ohola no kwa Oholiba, ba bagore b'intarengwa. Kandi abakiranutsi ni bo bazabacira urubanza ko ari abamaraya, bakaba n'abagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.” Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Nzabateza igitero mbatange, bateraganirwe hirya no hino kandi basahurwe. Igitero kizabicisha amabuye kibatanyaguze inkota bazasogota abahungu babo n'abakobwa babo, amazu yabo bayatwike. Uku ni ko nzaca ubusambanyi mu gihugu, kugira ngo abagore bose bigishwe kudakurikiza ubusambanyi bwanyu. Kandi bazabitura ubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha by'ibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.” Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w'i Babuloni ageze hafi y'i Yerusalemu. Kandi ucire inzu y'abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi, uyiteranyirizemo ibice by'inyama ndetse n'umuhore wose, ukuguru n'ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose. Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y'inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye, kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n'umukungugu. “ ‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy'inkwi kiba kinini. Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe. Maze uyitereke ku makara y'umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo. Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n'umuriro. Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye. Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n'imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso. Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by'abapfushije.” Nuko mu gitondo mvuganye n'abantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe. Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusūrira, bituma ugenza utyo?” Maze ndababwira nti “Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n'abakobwa banyu mwasize bazagushwa n'inkota. Namwe muzagenza nk'uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by'abapfushije. Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n'inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n'ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we. Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ “Nawe mwana w'umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n'umunezero w'icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n'iby'inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n'abakobwa babo. Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe? Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire. Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y'ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe, ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab'iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n'amata. Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy'ingamiya, n'aha bene Amoni mpagire icyarire cy'imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka. “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y'igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose, nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w'amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’ “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n'ayandi mahanga yose’, 2.8-11 ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n'i Bālimeyoni na Kiriyatayimu, nyihe ab'iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga. Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.” Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n'inkota bageze n'i Dedani. Edomu nzamuhōresha amaboko y'ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n'uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.” Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w'urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw'iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n'Abakereti mbatsembeho, ndimbure n'abasigaye mu kibaya cy'inyanja. Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.” Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, ku munsi wa mbere w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14 “Mwana w'umuntu, Tiro yacyocyoye iby'i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w'abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’ “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nk'uko inyanja izamura umuraba wayo. Na bo bazasenya inkike za Tiro bubike iminara ye, umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habe urutare ruriho ubusa. Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati y'inyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azaba umunyago w'amahanga. Kandi n'abakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.” Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, umwami w'abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n'amagare n'abagendera ku mafarashi, n'ingabo nyinshi n'abantu benshi. Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi aguteze ababambitse ingabo. Inkike zawe azazerekezaho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze. Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n'ikiriri cy'abagendera ku mafarashi n'icy'inziga n'icy'amagare y'intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk'uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho. Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by'amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi. Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n'iby'ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n'amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n'ibiti byawe n'umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja. Kandi nzahoza urusaku rw'indirimbo zawe, n'ijwi ry'inanga zawe ntabwo zizongera kumvikana ukundi. Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe? Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramo ibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambika ubwoba bicare hasi, bahore bahinda umushyitsi kandi bumirwe ku bwawe. Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wari utuwemo n'abagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo n'abari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose! Noneho ibirwa bizahinda umushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, ni ukuri ibirwa biri mu nyanja bizahagarikwa umutima n'uko wakuweho.’ ” Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Igihe nzakugira umudugudu w'amatongo ukamera nk'imidugudu yashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi y'imuhengeri n'amazi menshi akakurenga hejuru, ni bwo nzakumanurira hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyuka mu gihugu cy'ababaho. Nzakugira igiteye ubwoba kandi ntabwo uzongera kubaho; naho uzashakwa, ntuzongera kurebwa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Nawe mwana w'umuntu, ucurire i Tiro umuborogo maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y'inyanja, ukaba n'umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.” Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe. Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y'i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti. Imyaloni y'i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z'imiteyashuri, baziharaza amahembe y'inzovu zivanywe mu birwa by'i Kitimu. Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y'ibitare, yatewemo ibika by'amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n'imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo. Abaturage b'i Sidoni n'abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe. Abasaza b'i Gebali n'abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n'abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby'ubugenza. “ ‘Ab'i Buperesi n'i Ludi n'i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n'ingofero z'ibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe. Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n'ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n'Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe. “ ‘Ab'i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n'icyuma n'ibati n'isasu bakabigurana ibyawe. Ab'i Yavani n'ab'i Tubali n'ab'i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n'ibikoreshwa by'imiringa bakabigurana iby'ubugenza byawe. Ab'inzu ya Togaruma baguranaga iby'ubugenza byawe amafarashi, n'amafarashi y'intambara n'inyumbu. Abantu b'i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y'inzovu n'imipingo ngo mugurane. Ab'i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by'ubukorikori ari byinshi, iby'ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n'imyenda y'imihengeri n'imirimo y'ibika, n'imyenda y'ibitare myiza na fezaruka n'amabuye ya marijani. Yuda n'abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z'i Miniti, n'udutsima turyoshye n'ubuki n'amavuta ya elayo n'umuti womora. Ab'i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y'i Heluboni n'ubwoya bw'intama bwera. Ab'i Vedani n'ab'i Yavani iby'ubugenza byawe babiguranaga ubudodo, n'ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by'ubugenza byawe. Ab'i Dedani bari abagenza bawe b'imyenda y'igiciro cyinshi y'abahekwa n'amafarashi. Abarabu n'ibikomangoma byose by'i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b'intama n'amasekurume y'intama n'ihene. Abagenza b'i Sheba n'i Rama bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n'amabuye yose y'igiciro cyinshi n'izahabu. Ab'i Harani n'ab'i Kane n'aba Edeni, abagenza b'i Sheba na Ashuri n'i Kilumadi, bari abagenza bawe. Abo bari abagenza bawe b'ibintu by'ingenzi, imyitero y'imikara ya kabayonga n'imirimo y'ibika by'amabara, n'amasanduku arimo imyambaro y'igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by'ubugenza. “ ‘Inkuge z'i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by'ubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira n'icyubahiro kinini uri hagati y'inyanja. Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga w'iburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati. Ubutunzi bwawe n'ibintu byawe n'ubugenza bwawe, n'abasare bawe n'aberekeza bawe n'abahomyi bawe, n'abagenza b'ibintu byawe n'abantu bawe bose b'intwari bakuriho, hamwe n'ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati. Imihana yawe izatigiswa n'urusaku rwo gutaka kw'aberekeza bawe. “ ‘N'abavugama bose n'abasare n'aberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka, kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu, bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane. Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n'i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y'inyanja?” Iyo iby'ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n'iby'ubugenza byawe kuko ari byinshi. Igihe uvunaguwe n'inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by'ubugenza n'ingabo zawe zose byakuguyemo. Abatuye mu birwa bose baragutangariye n'abami babo bafatwa n'ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa. Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti “Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana. Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa! Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe, ubwenge bwawe bwinshi n'ubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe n'umutima w'Imana, ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z'abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw'ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe. Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rw'abaguye hagati y'inyanja. Aho uzongera kuvugira imbere y'ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y'ukwica uri umuntu nturi Imana, uzapfa urupfu rw'udakebwe wishwe n'amaboko y'abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje. Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye. Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze. Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y'abakureba bose. Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera. Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka. “ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo. Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere n'inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’ ” Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n'ibiri w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.” Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n'imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n'ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n'imvuvu zawe. Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n'amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy'inyamaswa zo mu isi n'ibisiga byo mu kirere. Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y'urubingo. Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n'amatungo. Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n'amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.” Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n'inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n'amatongo, uhereye ku munara w'i Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya. Nta kirenge cy'umuntu kizahanyura habe n'inzara z'amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa. Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imidugudu yaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ” Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo, kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy'i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse. Hazaba inyuma y'ibindi bihugu by'abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y'ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi. Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by'igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.” Nuko mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n'iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z'ingabo ze. Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y'ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka. “Uwo munsi nzatuma ihembe ry'inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Mwana w'umuntu, uhanure kandi uvuge uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano! Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi w'Uwiteka uri hafi, uzaba umunsi w'ibicu, ube igihe cy'abanyamahanga. Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n'abantu babo n'imfatiro zaho zisenywe. “ ‘Etiyopiya na Puti na Ludi n'abantu b'uruvange bose, na Kubi n'abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n'inkota. “ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw'ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n'inkota uhereye ku munara w'i Sevene. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka. Bazasigara mu misaka hagati y'ibihugu byahindutse amatongo, n'imidugudu yaho izaba hagati y'iyindi midugudu yasenyutse. Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongeza umuriro muri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse. “ ‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n'inkuge zijya gutera ubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n'umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsi uraje. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n'amaboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni. We n'ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahanga ubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhira Egiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemo imirambo. Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y'abantu babi, kandi igihugu n'ibikirimo byose nzagihindurisha amatongo ukuboko kw'abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba. I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongeze umuriro muri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka. Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba. Nzakongeza umuriro muri Egiputa, i Sini hazagira umubabaro ukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n'ababisha ku manywa. Abasore bo muri Aveni n'ab'i Pibeseti bazagushwa n'inkota, kandi abo muri iyo midugudu bazajyanwa ari imbohe. I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bw'ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano. Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune n'ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi. Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu. Amaboko y'umwami w'i Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nk'uwakomeretse uruguma rwica. Kandi amaboko y'umwami w'i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k'umwami w'i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa. Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n'abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera? Dore Umwashuri yari umwerezi w'i Lebanoni, ufite amashami meza n'igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu. Wakujijwe n'amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z'aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y'amazi ku biti byose byo mu gasozi. Ni cyo cyatumye uburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n'amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n'amazi menshi kandi ugatoha. Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y'amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo. Uko ni ko warimbishijwe n'ubunini bwawo n'uburebure bw'amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi. Imyerezi yo muri ya ngobyi y'Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n'amahage yawo, n'imyarumoni ntabwo yareshyaga n'amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y'Imana cyari gihwanije na wo ubwiza. Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y'Imana biwugirira ishyari. “ ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru, nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo. Kandi inzaduka z'abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y'amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga. Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo, kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y'amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n'ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n'abantu bamanuka bajya mu rwobo. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n'amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n'ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire. Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n'abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n'ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by'i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu. Na byo bijyana na wo ikuzimu bisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y'amahanga. “ ‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n'ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu, uzarambarara hagati y'abatakebwe hamwe n'abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n'abantu be bose. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’ ” Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk'umugunzu w'intare w'amahanga, ariko umeze nk'ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo. Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe n'inteko z'abantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura. Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n'inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage. Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n'ibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe. Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y'amazi izarangiriramo ibyawe. Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n'inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12 Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka. “ ‘Nzarakaza imitima y'amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya. Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n'ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’ “Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y'umwami w'i Babuloni izakugeraho. Nzatuma inteko z'ingabo zawe zisenyurwa n'inkota z'intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa. Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw'amazi menshi, kandi nta kirenge cy'umuntu kizongera kuyatoba, habe n'inzara z'amatungo. Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk'amavuta ya elayo. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka. Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n'amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’ Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b'amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n'inteko zaho zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo n'abakobwa b'amahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo. Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe. “Abanyegiputa bazagwa hagati y'abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane n'inteko zabo zose. Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana n'ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’ “Aho ni ho Ashuri ari we n'ingabo ze zose, akikijwe n'ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, ibituro byabo biri mu ndiba y'urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho. “Aho ni ho Elamu ari we n'inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y'isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy'abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo. Igisasiro cye bagishyize hagati y'abishwe ari kumwe n'inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo, hagati y'abishwe ni ho yashyizwe. “Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n'inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho. Kandi ntibazaryamana n'intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z'intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n'amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy'abariho. “Ariko uzavunagurikira hagati y'abatakebwe, uryamishwe hamwe n'abicishijwe inkota. “Aho ni ho Edomu ari we n'abami be n'ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n'abicishijwe inkota. Bazarambararana n'abatakebwe, n'abamanuka bajya mu rwobo. “Aho ni ho ibikomangoma byose by'ikasikazi biri, n'ab'i Sidoni bose bamanukanye n'abishwe, bamwazwa n'uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n'abishwe n'inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo. “Farawo azababona ahumurizwe ku bw'inteko ze zose, ari we Farawo n'ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cy'abariho, na we azarambikwa hagati y'abatakebwe hamwe n'abicishijwe inkota, Farawo n'inteko ze zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, uvugane n'ab'ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi, nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu, maze uzumva ijwi ry'impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa. Yumvise ijwi ry'impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe. Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’ “Nuko rero mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w'umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize. Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe. “Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n'ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’ Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’ “Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumuro cye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’ Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze. Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko, umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa. Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko, kubaho azabaho. “Nyamara ab'ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y'Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’ Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize. Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko azabeshwaho na byo. Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri.” Nuko tumaze imyaka cumi n'ibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.” Ukuboko k'Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’ Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo? Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’ “Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n'inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n'inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n'icyorezo. Kandi igihugu nzagihindura umwirare n'igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura. Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n'igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’ “Kandi nawe mwana w'umuntu, ab'ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y'amazu, umwe avugana n'undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n'Uwiteka iryo ari ryo.’ Maze bakagusanga nk'uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk'ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi. Kandi dore ubamereye nk'indirimbo nziza cyane y'ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize. Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n'umuhanuzi.” Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n'izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n'umwaga. Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe. Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y'umusozi muremure wose. Ni ukuri intama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhije azishaka habe no kuzibaririza. “ ‘Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa bungeri mwe ati: Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye. Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya. “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake. Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w'ikibunda n'umwijima. Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw'imigezi n'ahatuwe hose ho mu gihugu. Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z'imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli. Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Izari zazimiye nzazishaka, n'izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushye n'izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka. “ ‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye guca urubanza rw'amatungo n'ayandi, n'urw'amasekurume y'intama n'amasekurume y'ihene. Nimwumve, mwarishije urwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguye bituma muvungagura urusigaye? Mwashotse amazi y'urubogobogo, mwarabisuzuguye bituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba? Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye guca urubanza rw'intama zibyibushye n'izindi zonze. Kuko mwabyigishije izirwaye zose urubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugeza ubwo mwazitatanirije kure, ni cyo gituma ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw'amatungo n'ayandi. Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri. Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo, umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze. Kandi nzasezerana na zo isezerano ry'amahoro, inyamaswa z'inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayu kandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba. “ ‘Izo ntama zanjye n'imyanya ikikije umusozi wanjye, byose nzabigira ibihesha umugisha, kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y'umugisha. Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzica ku mugozi w'uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y'abazihataga. Ntabwo zizongera kuba iminyago y'abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n'inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuzitera ubwoba. Nzazimereza urwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n'inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n'amahanga ukundi. Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Namwe ntama zanjye, intama z'urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n'igitangarirwa. Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe uzaba ikidaturwa, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka. “ ‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy'amakuba yabo igihe bamazweho n'ibibi byabo, ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana. Uko ni ko umusozi wa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n'amatongo, maze nzawucaho uwunyuraho n'uwugarukaho. Kandi imisozi yaho nzayuzuzaho abishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose. Nzakugira umwirare w'iteka ryose kandi imidugudu yawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka. “ ‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n'ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze. Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka. Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.” Kandi mwanyiraririyeho n'ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo. Uko wishimye yuko gakondo yanyu y'inzu ya Isirayeli ibaye umwirare ni ko nzakugenzereza, nawe uzaba umwirare wa musozi wa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” “Nuko rero mwana w'umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’ “Nuko hanura uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu z'abasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cy'abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda, ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'amatongo n'imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n'abasigaye bo mu mahanga ahakikije. “ ‘Aravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga n'Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’ “Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n'uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n'amahanga. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.” “ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka. Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho, nzabagwizaho abantu, ab'inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, n'ahasenyutse hazasubirana. Nzabagwizaho abantu n'amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka. Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”, ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n'ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti “Mwana w'umuntu, igihe ab'inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n'imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk'iby'umugore uri mu mugongo. Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n'uko bacyandurishije ibigirwamana byabo. Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye n'ingeso zabo n'imigirire yabo. Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba ni ubwoko bw'Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’ Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab'inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo. “Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo. Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite. Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye mukayasohoza. Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu. Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara. Nzagwiza amatunda y'ibiti n'umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n'amahanga yuko gihoramo inzara. Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n'imigirire yanyu idatunganye, kandi n'ibibi byanyu n'ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu. Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n'isoni kandi mumwarwe n'ingeso zanyu, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo n'ahasenyutse hasubirana. Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y'abahita bose. Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y'amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n'inkike z'amabuye, ituwemo.” Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’ “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab'inzu y'Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk'umukumbi. Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n'inteko z'abantu, nk'umukumbi w'ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Ukuboko k'Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose. Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.” Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo. Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo. Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w'umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.’ ” Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ayo magufwa ni ay'ab'inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’ Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti “Nuko mwana w'umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n'iy'Abisirayeli bagenzi be.’ Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n'iy'inzu y'Abisirayeli bose bagenzi be.’ Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe. Maze igihe abantu b'ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z'ibyo?’ Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n'imiryango y'Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n'inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.’ “Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kuboko kwawe, uri imbere yabo. Maze ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite. Nzabagira ubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandi umwami umwe ni we uzaba umwami ubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi, ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo. “ ‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize. Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Ni cyo bazabamo bo n'abana babo n'abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose. Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry'amahoro ribabere isezerano ry'iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose. Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye. Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali, maze umuhanurire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali. Nzagusubiza inyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane n'ingabo zawe zose, amafarashi n'abayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, n'igitero kinini gifite ingabo nto n'ingabo nini, bose bambaye inkota, ab'i Buperesi no muri Etiyopiya n'i Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini n'ingofero z'icyuma, na Gomeri n'ingabo ze zose, ab'inzu ya Togaruma b'ahahera h'ikasikazi n'ingabo ze zose, ndetse n'amahanga menshi ari kumwe nawe. Ube witeguye, ni ukuri witegure wowe n'ibitero byawe byose biguteraniyeho, kandi ubabere umugaba. Iminsi myinshi nishira uzagendererwa, mu myaka y'iherezo uzaza mu gihugu cyari cyaramazwe n'inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n'ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuye mu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana. Nawe uzazamuka uze umeze nk'umugaru, uzaba umeze nk'igicu gitwikira igihugu wowe n'ingabo zawe zose, n'amahanga menshi ari kumwe namwe.’ “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi uzagira icyo wibwira, kandi uzagira imigambi mibi maze uvuge uti ‘Ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z'amabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago, kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n'ibintu kandi butuye mu isi hagati.’ Sheba na Dedani n'abagenza b'i Tarushishi n'imigunzu y'intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n'izahabu, no gushorera amatungo n'ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’ “Nuko rero mwana w'umuntu, uhanure maze ubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igihe ubwoko bwanjye Isirayeli buzaba bwiraye, mbese ntuzabimenya? Icyo gihe uzaza uvuye mu gihugu cyawe ahahera h'ikasikazi, wowe n'amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n'ingabo nyinshi, maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk'igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y'imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye b'abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera? “ ‘Uwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli, uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kuko navuganye ifuhe ryanjye n'umuriro w'uburakari byanjye nti: Ni ukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli, gituma amafi yo mu nyanja n'ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba n'ibyikurura bikururuka hasi byose, n'abantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi. Nzahamagaza inkota yo kumutera imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota. Nzamusohorezaho amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we n'ingabo ze n'amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura y'inkundura, mbateze amahindu manini y'urubura rukomeye n'umuriro n'amazuku. Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y'amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.’ “Nuko rero mwana w'umuntu, uhanurire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali. Nzagusubiza inyuma, ngushorere nkuzamure uturutse ahahera h'ikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli. Umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kw'ibumoso nzawugutesha, n'imyambi yawe iri mu kuboko kwawe kw'iburyo nyigushe hasi. Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe n'ingabo zawe n'amahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga by'amoko yose bikugāshe, n'inyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze. Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka. Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensa ukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli. “ ‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Maze abatuye mu midugudu ya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n'inini n'imyambi n'inshyimbo n'amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika. Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy'abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h'inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n'inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi. Ab'inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo batunganye igihugu. Ni ukuri abantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiro umunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z'abagenzi zasigaye ku gasozi kugira ngo bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse. Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagira ubona igufwa ry'umuntu azarishyireho ikimenyetso, kugeza ubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi. Kandi izina ry'umudugudu umwe uzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.’ “Nuko rero mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n'amaraso. Muzarya inyama z'intwari kandi munywe amaraso y'abami bo mu isi, n'ay'amasekurume y'intama n'ay'abana bazo, n'ay'ihene n'ay'amapfizi byose ari ibibyibushye by'i Bashani. Kandi muzarya ibinure muhage munywe n'amaraso musinde, iby'igitambo nabatambiriye. Muzahāgira ku meza yanjye, muhagijwe n'amafarashi n'amagare y'intambara n'intwari n'ingabo zose.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati y'amahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, n'ukuboko kwanjye nabaramburiyeho. Uko ni ko ab'inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho. Kandi amahanga azamenya yuko ab'inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko y'ababisha babo, bose bakicishwa inkota. Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo n'ibicumuro byabo, mbima amaso yanjye. “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab'inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy'izina ryanjye. Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumuro byabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bīrāre ari nta wubatera ubwoba. Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu by'ababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere y'amahanga menshi ko ndi Uwera. Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize. Ntabwo nzongera kubima amaso ukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n'itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry'umwaka ku munsi wa cumi w'ukwezi, hashize imyaka cumi n'ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k'Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo. Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y'umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n'umurwa wubatsweho. Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa n'umuringa, afite umugozi w'imigwegwe n'urubingo rwo kugeresha mu ntoki. Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w'umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab'inzu ya Isirayeli.” Nuko mbona inkike ikikije urusengero, n'uwo muntu ufite mu ntoki urubingo rw'urugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe y'intoki, maze agera ubugari bw'iyo nkike buba urubingo incuro imwe, n'uburebure bw'impagarike na bwo ari urubingo. Nuko aza ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba azamukira ku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cy'irembo ubugari bwacyo buba urubingo incuro imwe, n'ikindi gikingi ubugari bwacyo na cyo ari incuro imwe. Akumba kose uburebure bwako buba urubingo incuro imwe, n'ubugari bwako ari indi ncuro, hagati y'utwo twumba haciye umwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi y'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu na ho hari urubingo incuro imwe. Agera n'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu, riba urubingo incuro imwe. Maze agera ibaraza rindi ry'irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry'irembo ryari aherekeye ku nzu. Utwumba two ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, n'utundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, n'ibikingi byaryo by'impande zombi byari urugero rumwe. Agera ubugari bwo mu bikingi by'irembo buba mikono cumi, kandi uburebure bw'irembo buba mikono cumi n'itatu. Umwanya wari uciye imbere y'utwumba wari mukono umwe mu ruhande rumwe, n'undi mwanya wa mukono umwe mu rundi ruhande, n'utwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande. Maze agera irembo ahereye ku gisenge cy'akumba kamwe ageza ku gisenge cy'akandi, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu, amarembo yerekeranye. Ashyiraho n'inkingi agera mikono mirongo itandatu, urugo rugarukira ku nkingi kandi ruzengurutse irembo. Uhereye inyuma y'ibikingi by'irembo ahanyurwa, ukageza ku ibaraza ry'irembo ry'imbere, hari mikono mirongo itanu. Utwo twumba twari dufite amadirishya akinzwe, two n'inkingi zatwo ziri ku irembo ry'imbere impande zose n'ibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose z'imbere, inkingi yose iriho imikindo. Maze anjyana mu rugo rw'inyuma mpabona utwumba n'imbuga ishashweho amabuye, bikikijeho urugo impande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hari utwumba mirongo itatu. Mu mpande z'amarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye n'uburebure bw'amarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo. Maze agera ubugari uhereye imbere y'irembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba n'ikasikazi. Agera uburebure bw'irembo ry'urugo rw'inyuma ry'aherekeye ikasikazi, n'ubugari bwaryo. Utwumba two kuri ryo twari dutatu mu ruhande rumwe n'utundi dutatu mu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo byari bihwanyije urugero n'irembo rya mbere, uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu. Amadirishya yo kuri ryo, n'amabaraza yo kuri ryo n'imikindo yaho, byari bihwanyije urugero n'irembo ry'aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rw'intambwe ndwi, n'amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye. Irembo ry'aherekeye ikasikazi n'iry'aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n'amarembo y'urugo rw'imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana. Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, nk'uko ingero za mbere zari ziri. Ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu. Kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo. Hari n'irembo ku rugo rw'imbere ry'aherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugeza ku rindi ry'aherekeye ikusi, haba mikono ijana. Maze anjyana mu rugo rw'imbere anyujije mu irembo ry'aherekeye ikusi, nuko agera irembo ry'aherekeye ikusi nk'uko ingero za mbere zari ziri, n'utwumba n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo bwari makumyabiri n'itanu. Kandi amabaraza yari ahakikije uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri n'itanu, ubugari bwayo ari mikono itanu. Amabaraza yari aherekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani. Maze anjyana mu rugo rw'imbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nk'uko izo ngero zari ziri, n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo mikono makumyabiri n'itanu. Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani. Maze anjyana ku irembo ry'aherekeye ikasikazi, arigera nk'uko izo ngero zari ziri, n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu. Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rw'inyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani. Iruhande rw'ibikingi by'amarembo hari akumba gafite umuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa. Ku ibaraza ry'irembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza. Mu ruhande ruhera hanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ry'aherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ry'irembo hari ayandi abiri. Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rw'irembo, ayo meza uko ari umunani bayabagiragaho ibitambo. Kandi hari n'ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw'ibitambo byoswa, uburebure bwayo ari mukono umwe n'igice, n'ubugari bwayo ari mukono umwe n'igice, n'uburebure bwayo bw'impagarike ari mukono umwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n'ibindi bitambo. Hari n'inkonzo, uburebure bwazo ari intambwe y'intoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama z'ibitambo. Inyuma y'irembo ry'imbere hari utwumba tw'abaririmbyi mu rugo rw'imbere, twari iruhande ry'irembo ry'aherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rw'irembo ry'aherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi. Maze arambwira ati “Aka kumba kerekeye ikusi ni ak'abatambyi barinda urusengero, n'akumba kerekeye ikasikazi ni ak'abatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.” Maze agera urugo uburebure bwarwo buba mikono ijana, n'ubugari bwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere y'urusengero. Maze anjyana ku ibaraza ry'urusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, n'ubugari bw'irembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande. Uburebure bw'umurambararo bw'ibaraza bwari mikono makumyabiri, n'ubugari bwaryo ari mikono cumi n'umwe, kuhagera hari urwuririro kandi ku bikingi by'irembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande. Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo, ubugari bwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ari ubugari bw'ihema. Ubugari bw'umuryango buba mikono cumi, kandi impande z'umuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, n'iyindi itanu mu rundi ruhande, maze agera uburebure bwarwo bw'umurambararo buba mikono mirongo ine, n'ubugari bwarwo mikono makumyabiri. Maze arwinjiramo agera inkomanizo z'umuryango zombi ziba mikono ibiri, uburebure bw'igihagararo bw'umuryango buba mikono itandatu, n'ubugari bw'umuryango buba mikono irindwi. Imbere harwo ahagera uburebure bwa mikono makumyabiri, n'ubugari na bwo ari uko maze arambwira ati “Aha ni ahera cyane.” Maze agera urusika rw'urusengero ruba mikono itandatu, n'ubugari bw'akumba k'iruhande kose buba mikono ine, dukikije ku nzu impande zose. Kandi utwo twumba tw'iruhande twari tugerekeranye dutatu dutatu, umurongo wose urimo utwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusika rwari rukikije ku rusengero impande zose, kugira ngo tutegamira urusika rw'urusengero. Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h'urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati. Maze mbona yuko urwo rusengero rufite urufatiro rusumbaho. Imfatiro z'utwo twumba turukikijeho, uburebure bwazo bwari urubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu. Umubyimba w'urusika rwo kuri utwo twumba tw'iruhande aherekeye hanze wari mikono itanu, kandi ahasigaye hari ah'utwo twumba tw'iruhande rw'urusengero. Kuva ku twumba kugeza kuri iyo nzu, hari umwanya wa mikono makumyabiri impande zose. Imiryango y'utwo twumba yari yerekeye ahasigaye, umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandi umwanya utubatswemo wose ubugari bwawo bwari mikono itanu. Kandi inzu yari imbere y'umwanya uciye hagati aherekeye iburengerazuba, ubugari bwawo bwari mikono mirongo irindwi, umubyimba w'urusika rw'iyo nzu ari mikono itanu hose, n'uburebure bwayo bw'umurambararo ari mikono mirongo urwenda. Nuko agera urusengero uburebure bw'umurambararo buba mikono ijana, umwanya uciye hagati wo n'iyo nzu n'insika zayo uburebure bwabyo buba mikono ijana, ubugari bw'imbere y'urusengero, ho n'umwanya uciye hagati w'aherekeye iburasirazuba buba mikono ijana. Maze agera uburebure bw'umurambararo bw'inzu iri imbere y'umwanya uciye hagati, na wo uri inyuma yayo n'amabaraza yayo yombi, buba mikono ijana. Imbere h'urusengero n'amabaraza y'urugo, n'inkomanizo n'amadirishya akinzwe, n'amabaraza akikije ku mazu agerekeranye atatu atatu, no mu irebe ry'umuryango hose, igisenge cyari imbaho, kandi uhereye hasi ukageza ku madirishya, ndetse amadirishya yari atwikiriwe, hejuru y'umuryango no mu nzu imbere n'inyuma, n'urusika rwose imbere n'inyuma, byose byari bihwanyije urugero. Byari bishushanijweho abakerubi n'imikindo, hagati y'umukerubi n'undi hagiye haba umukindo, kandi umukerubi wese yari afite mu maso habiri, mu maso h'umuntu herekeye ku mukindo uri mu ruhande rumwe, no mu maso h'umugunzu w'intare herekeye ku mukindo uri mu rundi ruhande. Uko ni ko byari bishushanijwe ku rusengero impande zose. Uhereye hasi ukageza hejuru y'umuryango hari hashushanijwe abakerubi n'imikindo, uko ni ko urusika rw'urusengero rwari rushushanijweho. Inkingi z'umuryango w'urusengero zanganaga impande zose, kandi uruhande rw'imbere rw'ubuturo bwera rwasaga n'urusengero. Igicaniro cyabajwe mu biti, uburebure bw'igihagararo bwacyo bwari mikono itatu, n'uburebure bw'umurambararo ari mikono ibiri. Inkokora zacyo n'amaguru yacyo n'imbavu zacyo byari byarabajwe mu biti, maze arambwira ati “Aya ni yo meza ari imbere y'Uwiteka.” Kandi urusengero n'ubuturo bwera byari bifite inzugi ebyiri, urugi rwose rwari rufite imigabane ibiri ikingurwa, urugi rumwe rurimo imigabane ibiri n'urundi rugi yindi ibiri. Inzugi z'urusengero zari zishushanijweho abakerubi n'imikindo, nk'uko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ry'umuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye. Kandi hari amadirishya akinzwe n'imikindo mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande na ho ari uko, biri mu mpande zombi z'umuryango. Uko ni ko utwumba dukikije ku rusengero two n'inkomanizo, byari bimeze. Maze amvanayo anjyana mu rugo rw'inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y'umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi. Uruhande rwarimo urugi rw'aherekeye ikasikazi, uburebure bw'umurambararo bwarwo bwari mikono ijana, ubugari bwarwo ari mikono mirongo itanu. Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y'urugo rw'imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y'urugo rw'inyuma, aho amabaraza y'utwumba twari tugerekeranye dutatu dutatu yari ari. Imbere y'utwo twumba hari inzira ifite ubugari bwa mikono cumi n'akayira ka mukono umwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi. Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n'utwo hagati, kuko twatubijwe n'amabaraza yatwo. Kuko twari tugerekeranije dutatu dutatu, ariko tudafite inkingi nk'inkingi za za ngo, ni cyo cyatumaga uhereye hasi utwumba two hejuru tuba duto ku two hasi no ku two hagati. Urusika rw'utwumba rwaheraga inyuma ku rugo rw'inyuma ruri imbere y'utwumba, uburebure bwarwo bwari mikono mirongo itanu, kuko uburebure bw'umurambararo bw'utwumba tw'aherekeye mu rugo rw'inyuma bwari mikono mirongo itanu, ariko imbere y'urusengero ho hari mikono ijana. Munsi y'utwo twumba hari irembo ryerekeye iburasirazuba, ryanyurwagamo n'abaturuka mu rugo rw'inyuma. Mu mubyimba w'urusika rw'urugo rw'aherekeye iburasirazuba, na ho hari utwumba twari imbere y'umwanya uciye hagati, twerekeye ku nzu. Inzira yari imbere yatwo yasaga n'inzira yari ku twumba tw'aherekeye ikasikazi, twose twanganaga mu burebure no mu bugari. Imiryango yatwo n'uko twaringanijwe n'inzugi zatwo, byose byarasaga. Inzugi z'utwumba tw'aherekeye ikusi na zo ni ko zari zimeze, ku mutwe w'inzira hari urugi, ari yo nzira yari iri imbere y'urusika rw'aherekeye iburasirazuba, ahanyurwa. Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera. Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.” Nuko arangije kugera inzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba, agera urugo impande zose. Ageresha uruhande rw'aherekeye iburasirazuba urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu. Maze ageresha uruhande rw'aherekeye ikasikazi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu. Ageresha uruhande rw'aherekeye ikusi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu. Ahindukirira mu ruhande rw'aherekeye iburengerazuba, ahageresha urubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu. Agera impande enye z'inkike izengurutse inzu, uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n'ubugari bwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n'ibya rubanda. Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba. Maze mbona ubwiza bw'Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y'iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw'amazi menshi, maze isi imurikirwa n'ubwiza bwayo. Bwari bumeze nk'ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk'icyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, maze ngwa nubamye. Nuko ubwiza bw'Uwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba. Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, ndebye mbona ubwiza bw'Uwiteka bwuzuye urusengero. Maze numva uvugana nanjye ari mu rusengero, nuko umuntu ampagarara iruhande. Arambwira ati “Mwana w'umuntu, aha hantu ni ah'intebe y'ubwami yanjye, ni n'ahantu h'ubworo bw'ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y'Abisirayeli. Kandi ab'inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z'abami babo bari mu ngoro zabo, kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n'inkomanizo zanjye, n'inkingi zabo hamwe n'inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakaba urusika gusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye. Noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo n'intumbi z'abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose. “Nuko rero mwana w'umuntu, ereka ab'inzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni n'ibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo. Nibakozwe isoni n'ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n'uko ruringanijwe, n'ahasohokerwa harwo n'ahinjirirwa harwo, n'imigabane yarwo yose n'ingero zarwo zose, n'amateka yarwo yose n'amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n'amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza. Iri ni ryo tegeko ry'urusengero: mu mpinga y'umusozi aho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukira ni ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ry'urusengero. “Kandi izi ni zo ngero z'igicaniro zigereshejwe mikono (umukono wose urengejweho intambwe y'intoki), indiba yacyo ibe mukono umwe n'ubugari bwacyo mukono umwe, umuguno wacyo ube intambwe y'intoki impande zose. Uko ni ko indiba y'igicaniro izaba imeze. Kandi uhereye hasi ku butaka ukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n'ubugari by'iyo sūbi bube mukono umwe. Kandi uhereye kuri iyo sūbi nto ukageza ku isūbi nini habe mikono ine, ubugari bw'iyo sūbi bube mukono umwe. Na cya gicaniro ubwacyo uburebure bw'impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane. Igicaniro ubwacyo uburebure bw'umurambararo bwacyo bube mikono cumi n'ibiri, n'ubugari mikono cumi n'ibiri, impande zose uko ari enye zingane. Kandi umuguno wacyo uburebure bwawo bube mikono cumi n'ine, n'ubugari mikono cumi n'ine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umuguno ugikikijeho ugisumbye ubugari bw'igice cya mukono, isūbi ya mbere igire ubugari bwa mukono umwe impande zose, kandi urwuririro rube aherekeye iburasirazuba.” Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw'igicaniro azakurikizwa umunsi bazacyubaka, kugira ngo bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso. Maze abatambyi b'Abalewi b'urubyaro rwa Sadoki banyegera kugira ngo bankorere, ubahe ikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Uzende ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye z'umuguno no ku mpande z'umuguno zose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano. Maze uzende icyo kimasa cy'igitambo gitambirwa ibyaha, ugitwikire ahategetswe h'urusengero inyuma y'ubuturo bwera. Naho ku munsi wa kabiri, uzatambe isekurume y'ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk'uko bacyejesheje ikimasa. Numara kucyeza uzatambe ikimasa kidafite inenge, n'isekurume y'intama yo mu mukumbi idafite inenge. Kandi uzabizane imbere y'Uwiteka maze abatambyi babitere umunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa. Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n'ikimasa n'isekurume y'intama yo mu mukumbi idafite inenge. Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera. Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munani no mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa n'ibitambo byanyu by'uko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe. Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye. Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y'Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y'ibaraza ry'iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.” Maze anjyana mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y'urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw'Uwiteka bwuzuye inzu y'Uwiteka, mperako ngwa nubamye. Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w'umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y'urusengero rw'Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h'urwo rusengero n'ahasohokerwa hose h'ubuturo bwera. “Uzabwire ba bagome ari bo ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije, ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n'ibinure n'amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose. Kandi ntimwitondera umurimo w'ubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo w'ubuturo bwanjye bwera. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n'uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli. “ ‘Kandi n'Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n'ibibi byabo. Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi b'amarembo y'urusengero, kandi bakore n'imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n'ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere. Kuko babakoreye bari imbere y'ibigirwamana byabo, bakabera ab'inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho n'ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n'ibizira bakoze. Nyamara nzabagira abarinzi b'urusengero, mbahe gukora umurimo waho n'imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo. “ ‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye. Nibinjira mu marembo y'urugo rw'imbere bazajya baza bambaye imyambaro y'ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y'urugo rw'imbere no mu rusengero. Bajye bambara ibitambaro by'ibitare ku mutwe, bambare n'amakabutura y'ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana. Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw'inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo. “ ‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa. Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw'imbere. Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw'ab'inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n'abatambyi. “ ‘Bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n'ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n'ibitanduye. Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n'amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n'amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n'amasabato yanjye. “ ‘Ntibakegere intumbi y'umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w'uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha. Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi. Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rw'imbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Kandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo. Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo. Umuganura w'imyaka yose n'amaturo yose y'ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby'abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w'irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha. Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo. “ ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w'igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw'imbingo ibihumbi makumyabiri n'eshanu, n'ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose. Uwo mugabane muzawendaho ah'ubuturo bwera, uburebure bwaho bube ubw'imbingo magana atanu, n'ubugari bwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimo ubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu. Nuko rero muri uwo mugabane uzagere uburebure bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi, muri wo hazaba ubuturo bwera n'ahera cyane. Uwo ni umugabane wera w'igihugu, uzabe uw'abatambyi bakorera mu buturo bwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubaka amazu yabo, kandi habe n'ahantu hera h'ubuturo bwera. Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwa uburebure bw'umurambararo bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari bwaho ibihumbi cumi, habe umwandu wabo, bahagire n'utuzu makumyabiri. “ ‘Kandi muzategekere ah'umurwa, ubugari bwaho bube ubw'imbingo ibihumbi bitanu, n'uburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rw'umugabane wera watoranijwe, habe ah'ab'inzu ya Isirayeli bose. “ ‘Kandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi z'umugabane wera n'ah'umudugudu, imbere y'umugabane wera n'imbere y'ah'umudugudu, mu ruhande rw'iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw'iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye n'uburebure bw'umugabane umwe, uhereye mu ruhande rw'iburengerazuba ukageza mu ruhande rw'iburasirazuba. Hazamubera umugabane w'umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab'inzu ya Isirayeli igihugu nk'uko imiryango yabo iri. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n'incuro y'intango itunganye. “ ‘Efa n'incuro y'intango bibe urugero rumwe, kugira ngo incuro y'intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru. “ ‘Shekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n'eshanu, na shekeli cumi n'eshanu zibe ari zo ziba mane yanyu. “ ‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y'ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muture na kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru, n'urugero rw'amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y'intango y'amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy'intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe, n'umwana w'intama umwe wo mu mukumbi w'intama magana abiri, zo mu rwuri rw'imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry'ifu n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “ ‘Abantu bose bo mu gihugu bazaturira umwami wa Isirayeli iryo turo. Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, n'amaturo y'ifu, n'amaturo y'ibyokunywa mu bihe by'ibirori no mu mboneko z'ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n'ituro ry'ifu, n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w'uko kwezi, uzende ikimasa kidafite inenge maze weze ubuturo bwera. Umutambyi azende ku maraso y'igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z'urusengero, no ku mfuruka enye z'umuguno w'igicaniro, no ku bikingi by'irembo ry'urugo rw'imbere. Uko ni ko ku munsi wa karindwi w'ukwezi, uzagenzereza uwo byagwiririye wese n'umuntu w'umuswa. Ni ko muzahongerera urusengero. “ ‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n'ine w'uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by'iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa. Kandi uwo munsi umwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu. Mu minsi irindwi y'ibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, n'amasekurume y'intama adafite inenge arindwi, uko bukeye bw'iyo minsi uko ari irindwi, n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose. Kandi azature n'ituro ry'ifu, ku kimasa cyose efa imwe y'ifu, no ku isekurume y'intama efa imwe, na hini y'amavuta ya elayo kuri efa yose y'ifu. “ ‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy'ibirori by'iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo cyoswa, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry'urugo ry'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y'umurimo, ariko ku munsi w'isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho. Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo ry'inyuma, maze ahagarare iruhande rw'igikingi cy'irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n'igitambo cye cy'uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by'amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugeza nimugoroba. Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y'iryo rembo ku masabato no mu mboneko z'ukwezi. “ ‘Igitambo cyoswa umwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w'isabato, ni abana b'intama badafite inenge batandatu n'isekurume y'intama idafite inenge, kandi ituro ry'ifu ku bw'isekurume y'intama ribe efa imwe, n'ituro ry'ifu ku bw'abana b'intama ribe nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu. Kandi ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n'abana b'intama batandatu, n'isekurume y'intama bidafite inenge, kandi atange n'ituro ry'ifu, ku bw'ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu. Kandi umwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo. “ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y'Uwiteka mu minsi y'ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y'irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye. Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo. Mu minsi y'ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry'ifu rijye riba efa imwe ku bw'ikimasa, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu. “ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy'uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n'ibitambo bye by'uko ari amahoro, nk'uko ajya agenza ku munsi w'isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe. “ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w'intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye. Kandi uwutangane n'ituro ry'ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo yo gutosa iyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry'ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose. Kandi ni ko bazajya batanga n'umwana w'intama, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho. “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy'ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy'abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo. Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy'abahungu be. Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ” Maze anjyana ahanyurwa h'iruhande rw'irembo, angeza mu twumba twera tw'abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba. Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.” Maze anjyana mu rugo rw'inyuma, anyuza mu matako ane y'urugo, ndebye mbona ku matako y'inkike yose y'urugo hari ingombe. Mu matako ane y'urugo hari ingombe zizitiweho, uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n'ubugari bwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanije urugero. Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose. Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakorera urusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.” Nuko angarura ku muryango w'urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y'irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h'igicaniro. Maze ansohorera mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukana mu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry'inyuma aherekeye iburasirazuba. Ndebye mbona amazi atemba, anyura mu ruhande rw'iburyo. Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero. Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n'uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru. Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, mbese ibyo urabibonye?” Arangarura angeza ku nkombe y'umugezi. Amaze kungarura, mbona ku nkombe y'umugezi hari ibiti byinshi cyane mu mpande zombi. Maze arambwira ati “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, azagera no muri Araba kandi agere no mu nyanja, nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira. Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n'amafi menshi cyane, kuko amazi y'aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho. Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo, uhereye muri Enigedi ukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y'amoko atari amwe nk'amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane. Ariko ibyondo by'isayo byaho n'ibishanga byaho ntabwo bizabonezwa, bizatabwa bibe ah'umunyu. Ku nkombe z'uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n'amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.” Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Uru ni rwo rugabano rw'igihugu muzagabanya imiryango cumi n'ibiri ya Isirayeli ho gakondo: Yosefu azagira imigabane ibiri. Kandi umuntu wese wo muri mwe azabona umugabane, nta wuzacikanwa kuko narahiye ba sogokuruza kukibaha. Iki gihugu kizaba gakondo yanyu. “Uru ni rwo ruzaba urugabano rw'igihugu: mu ruhande rw'ikasikazi uhereye ku Nyanja Nini, ku nzira y'i Hetiloni ukageza i Sedadi, i Hamati n'i Berota n'i Siburayimu, hari hagati y'urugabano rw'i Damasiko n'urugabano rw'i Hamati n'i Haserihatikoni hari mu rugabano rw'i Hawurani. Kandi uhereye ku nyanja urugabano ruzaba i Hasarenani hari mu rugabano rw'i Damasiko n'urugabano rw'i Hamati, ikasikazi. Urwo ni rwo ruhande rw'ikasikazi. “Mu ruhande rw'iburasirazuba, hagati y'i Hawurani n'i Damasiko n'i Galeyadi, n'igihugu cya Isirayeli, hazaba Yorodani. Muzagere muhereye mu rugabano rw'ikasikazi mugeze ku nyanja y'iburasirazuba. Urwo ni rwo ruhande rw'iburasirazuba. “Mu ruhande rw'ikusi aherekeye ikusi, uhereye i Tamari ukageza ku mazi y'i Meribati Kadeshi, no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini. Ni rwo ruhande rw'ikusi aherekeye ikusi. Mu ruhande rw'iburengerazuba hazaba Inyanja Nini, uhereye mu rugabano rw'ikusi ukageza ahateganye n'i Hamati. Urwo ni rwo ruhande rw'iburengerazuba. “Ni ko muzagabanya icyo gihugu, uko imiryango ya Isirayeli ingana. Maze muzakigabanishe ubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n'abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk'ababyawe n'Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli. Umuryango umunyamahanga azaba arimo, abe ari wo aherwamo gakondo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Aya ni yo mazina y'imiryango uhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y'i Hetiloni ukageza i Hamati, n'i Hasarenani h'urugabano rw'i Damasiko ikasikazi hateganye n'i Hamati, hagati y'aherekeye iburasirazuba, n'iburengerazuba hazaba umugabane wa Dani. Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Dani ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Asheri. Kandi uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Asheri ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Nafutali. Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Nafutali ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Manase. Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Manase ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Efurayimu. Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Efurayimu ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Rubeni. Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Rubeni ukageza aherekeye iburasirazuba, hazaba umugabane wa Yuda. “Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Yuda ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wejejwe muzaturaho amaturo, ubugari bwawo buzaba ubw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi uburebure bwawo buzahwane n'indi migabane uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, kandi ubuturo bwera buzawubemo hagati. “Umugabane wera muzatura Uwiteka, uburebure bwawo buzabe imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi. Uwo mugabane wera uzaba uw'abatambyi. Aherekeye ikasikazi hawo uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'aherekeye iburengerazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n'aherekeye iburasirazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n'aherekeye ikusi uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi ubuturo bwera bw'Uwiteka buzabe hagati yaho. Uzabe uw'abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki, bakomeje kunkorera ntibanyimūre, igihe Abisirayeli bayobye nk'uko Abalewi bayobye. Uwo mugabane uzababere uwera cyane ukuwe mu migabane y'igihugu, kandi ubangikanye n'urugabano rw'uw'Abalewi. “Abalewi na bo bazagira umugabane ukikije ku rugabano rw'abatambyi, uburebure bwawo buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi. Uburebure bwose buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi. Kandi ntihazagire ikigurwa cyo muri wo cyangwa ngo kiguranwe, kandi umuganura w'igihugu ntuzabe uw'abandi, kuko cyerejwe Uwiteka. “Ibihumbi bitanu byasigaye ku bugari bw'ibihumbi makumyabiri na bitanu hazaba aha rubanda, no kubaka umurwa urimo ubuturo n'imihana yawo, uwo murwa uzabe hagati yaho. Izi ni zo ngero zawo: uruhande rw'ikasikazi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw'ikusi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw'iburasirazuba ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, n'uruhande rw'iburengerazuba ibihumbi bine na magana atanu. Kandi umurwa uzagire imihana: aherekeye ikasikazi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye ikusi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye iburasirazuba hazabe magana abiri na mirongo itanu, n'aherekeye iburengerazuba magana abiri na mirongo itanu. Ahasigaye hateganye n'uburebure bw'umugabane wera, uruhande rwaho rw'aherekeye iburasirazuba ruzabe ibihumbi cumi, n'urw'aherekeye iburengerazuba ibihumbi cumi. Hazabe hateganye n'umugabane w'ubuturo bwera, kandi umwero waho ujye uba ibyokurya by'abakora mu murwa. Abakora mu murwa bo mu miryango yose ya Isirayeli, bajye bahahinga. “Umugabane wera wose uzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu. Muzature ituro ry'umugabane w'ubuturo bwera, ufite impande enye zingana n'ah'umurwa. “Ahasigaye ho mu mpande zombi z'umugabane wera n'umurwa, hazabe ah'umwami. Ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburengerazuba, hateganye n'iyo migabane, hazabe ah'umwami kandi umugabane wera n'ubuturo bwera bw'urusengero bizabe hagati yarwo. Maze kandi uhereye ku mugabane w'Abalewi n'ah'umurwa, uri hagati ya gakondo y'umwami, hagati y'urugabano rwa Yuda n'urugabano rwa Benyamini, hazabe ah'umwami. “Na yo imiryango isigaye, uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Benyamini. Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Benyamini ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Simiyoni. Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Simiyoni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Isakari. Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Isakari ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Zebuluni. Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Zebuluni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Gadi. “Kandi uhereye aherekeye ikusi h'urugabano rwa Gadi, urugabano ruzabe uhereye i Tamari ukageza ku mazi y'i Meribati Kadeshi no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini. “Icyo ni cyo gihugu muzagabanisha imiryango ya Isirayeli ubufindo kuba gakondo yabo, kandi iyo ni yo migabane yabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. “Aya ni yo marembo y'umurwa: mu ruhande rw'ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu, kandi amarembo y'umurwa azitirirwa amazina y'imiryango ya Isirayeli, mu ruhande rw'ikasikazi amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Rubeni, irindi ribe irembo rya Yuda, irindi ribe irembo rya Lewi. No mu ruhande rw'iburasirazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Yosefu, irindi ribe irembo rya Benyamini, irindi ribe irembo rya Dani. No mu ruhande rw'ikusi hagereshejwe imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Simiyoni, irindi ribe irembo rya Isakari, irindi ribe irembo rya Zebuluni. No mu ruhande rw'iburengerazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Gadi, irindi ribe irembo rya Asheri, irindi ribe irembo rya Nafutali. Ahawukikije hose hazabe imbingo ibihumbi cumi n'umunani, kandi uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari.’ ” Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota. Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububiko bwayo. Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo. Nuko umwami abategekera igaburo ry'iminsi yose rivuye ku byokurya by'umwami, n'umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y'umwami. Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego. Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza. Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwa na we. Nuko umutware w'inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n'ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n'abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.” Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n'umutware w'inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati “Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa, uzabone gusuzuma mu maso hacu n'ah'abandi basore barya ku byokurya by'umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.” Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi. Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by'umwami. Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo. Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi. Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n'Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w'inkone ajya kubamumurikira. Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. Mu ijambo ryose ry'ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi. Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma. Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari akiri ku ngoma yarose inzozi, nuko ahagarika umutima ntiyarushya agoheka. Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n'abapfumu, n'abashitsi n'Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami. Umwami arababwira ati “Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no gushaka kuzimenya.” Nuko Abakaludaya baherako babwira umwami mu rurimi rw'Urunyarameya bati “Nyagasani uhoraho iteka ryose. Rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.” Nuko umwami asubiza Abakaludaya ati “Nazibagiwe. Nuko nimutazimbwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa kandi ingo zanyu zizahindurwa nk'ibyavu. Ariko nimumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano n'icyubahiro cyinshi. Nuko ngaho nimumbwire izo nzozi n'uko zisobanurwa.” Bamusubiza ubwa kabiri bati “Umwami narotorere abagaragu be izo nzozi, natwe turazisobanura.” Umwami arabasubiza ati “Menye rwose ko mushaka kubyirengagiza, kuko mubonye ko nzibagiwe. Ariko nimutamenyesha izo nzozi mwese muzategekwa itegeko rimwe, kuko mwagiye umugambi wo kuza kubeshyera imbere yanjye, mukirengagiza ibyo mbabajije ngo buzacyana ayandi. Cyo nimumbwire izo nzozi menye ko mushobora no kuzisobanura.” Nuko Abakaludaya basubiriza imbere y'umwami icyarimwe bati “Nta muntu n'umwe wo mu isi wabasha kumenyesha umwami iryo jambo, kuko nta mwami cyangwa umutware cyangwa umutegeka, wigeze gusobanuza umukonikoni wese cyangwa umupfumu cyangwa Umukaludaya bene iryo jambo. Icyo umwami aduhatiraho kiraruhanije, kandi nta wundi wabasha kucyerekana imbere y'umwami, keretse imana zitabana n'abafite imibiri.” Ni cyo cyatumye umwami abarakarira uburakari bukabije. aherako ategeka kurimbura abanyabwenge b'i Babuloni bose. Nuko ingoma ijya ku nama ngo abanyabwenge bicwe, bajya gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo bicwe. Ariko Daniyeli asubizanya Ariyoki umutware w'abasirikare barinda umwami, ubwenge no kwitonda. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b'i Babuloni. Abaza Ariyoki umutware w'umwami ati “Ni iki gitumye habaho itegeko ry'ikubagahu rivuye ku mwami?” Nuko Ariyoki abisobanurira Daniyeli. Daniyeli aherako asanga umwami, amusaba umunsi ngo azamumenyeshe ibyo yabazaga. Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya, kugira ngo bingingire Imana yo mu ijuru ibyo bihishwe, ngo ibagirire imbabazi batarimburanwa n'abanyabwenge bandi b'i Babuloni. Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru ati “Izina ry'Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n'amaboko ari ibyayo. Ni yo inyuranya ibihe n'imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya. Kandi ihishura ibihishwe by'ahatagerwa, izi n'ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo. Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n'ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.” Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wari wategetswe n'umwami kurimbura abanyabwenge b'i Babuloni, amubwira atya ati “Nturimbure abanyabwenge b'i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.” Nuko Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ku mwami aramubwira ati “Mbonye umugabo wo mu bantu b'abanyagano b'Abayuda, arabwira umwami inzozi ze.” Umwami ahindukirira Daniyeli wahimbwe Beluteshazari, aramubaza ati “Mbega urambwira inzozi neretswe n'icyo zisobanura?” Daniyeli asubiza umwami ati “Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi, ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n'ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi: “Nuko ibyawe, nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba. Kandi jyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n'uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby'inzozi ze, amenye n'ibyo umutima we wibwiraga. “Nuko nyagasani, wabonye igishushanyo kinini kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane. Cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba. Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n'amaboko yacyo byari ifeza, inda n'ibibero byacyo byari imiringa, amaguru yacyo yari ibyuma, n'ibirenge byacyo byari igice cy'ibyuma n'icy'ibumba. Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n'intoki, ryikubita ku birenge by'icyo gishushanyo by'ibyuma n'ibumba, rirabimenagura. Nuko icyuma n'ibumba n'umuringa, n'ifeza n'izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk'umurama w'aho bahurira mu cyi, bitumurwa n'umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose. “Nuko izo ni zo nzozi, kandi turasobanura impamvu zazo aha imbere y'umwami. Nuko wowe nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro, yaguhaye n'inyamaswa zo mu gasozi n'ibisiga byo mu kirere by'aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w'izahabu ni wowe. Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose. Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk'icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk'uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo. Kandi nk'uko wabonye ibirenge n'amano ari igice cy'ibumba ry'umubumbyi n'igice cy'ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk'ibyuma nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba. Kandi nk'uko amano yari igice cy'ibyuma n'igice cy'ibumba, ni ko ubwo bwami buzamera: igice cyabwo kimwe kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye. Kandi nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n'urubyaro rw'abantu, ariko ntibazafatana nk'uko ibyuma bitavanga n'ibumba. Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose. Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n'intoki, rikamenagura ibyuma n'imiringa n'ibumba n'ifeza n'izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz'ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.” Nuko Umwami Nebukadinezari aherako yikubita hasi yubamye aramya Daniyeli, ategeka ko bamutambira ibitambo bakamwosereza imibavu. Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w'abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.” Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy'i Babuloni, no kuba umutware mukuru w'abanyabwenge bose b'i Babuloni. Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw'igihugu cy'i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami. Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy'izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy'i Babuloni. Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abacamanza, n'abanyabigega n'abajyanama, n'abirutsi n'abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Nuko abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abacamanza, n'abanyabigega n'abajyanama, n'abirutsi n'abatware bose bo mu bihugu byaho baraza, bateranywa no kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Bahageze bahagarara imbere yacyo. Umuntu uhamya itegeko ry'umwami ararangurura ati “Yemwe bantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe, nimwumve uko tubategeka, ngo nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, muhereko mwubarare hasi muramye igishushanyo cy'izahabu Umwami Nebukadinezari yakoze. Ariko umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye, ako kanya arajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana.” Nuko abantu bose bumvise amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, ab'amoko yose y'indimi zitari zimwe bubarara hasi, baramya icyo gishushanyo cy'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Uwo mwanya Abakaludaya baza kurega Abayuda. Babwira Umwami Nebukadinezari bati “Nyagasani nyaguhoraho, washyizeho itegeko ngo umuntu wese uri bwumve amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, yubarare hasi ngo aramye igishushanyo cy'izahabu, ngo n'umuntu wese wanga kubarara hasi ngo akiramye, ajugunywe mu itanura ry'umuriro ugurumana. Nuko rero, hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy'i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy'izahabu wahagaritse.” Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedenego. Nuko babashyira umwami. Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati “Mbese Saduraka na Meshaki na Abedenego, ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy'izahabu nakoze? Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?” Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry'umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy'izahabu wakoze.” Nebukadinezari azabiranywa n'uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi. Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry'umuriro ugurumana. Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n'imyambaro n'imyitero n'ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry'umuriro ugurumana. Maze kuko itegeko ry'umwami ryari iry'ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by'umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica. Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry'umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe. Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n'ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.” Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y'uwa kane irasa n'iy'umwana w'Imana.” Nebukadinezari yigira ku muryango w'itanura ry'umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro. Maze abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abajyanama b'umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n'imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho. Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry'umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo. “Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y'indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk'icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.” Ibyo bishize, umwami yogeza Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy'i Babuloni. Jyewe Umwami Nebukadinezari ndabandikiye, bantu mwese bo mu moko yose y'indimi zitari zimwe bari mu isi yose. Amahoro agwire muri mwe! Nishimiye kwerura ibimenyetso n'ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye. Erega ibimenyetso byayo ni byinshi, ibitangaza byayo birakomeye! Ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho uko ibihe bihaye ibindi. Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe. Ndota inzozi ziteye ubwoba, ibyo nibwiriye ku gisasiro n'ibyo neretswe bimpagarika umutima, bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b'i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe. Abakonikoni n'abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi baraza, mbarotorera izo nzozi ariko bananirwa kuzisobanura. Ariko hanyuma Daniyeli wahimbwe Beluteshazari mwitiriye imana yanjye, wababwagamo n'umwuka w'imana zera, araza murotorera izo nzozi nti “Yewe Beluteshazari mutware w'abakonikoni, nzi ko umwuka w'imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishwe unanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n'uko bisobanurwa. “Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi: nagiye kubona mbona igiti kiri mu isi hagati, uburebure bwacyo bwari bukabije. Icyo giti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru, cyitegera abo ku mpera y'isi yose. Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo. “Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru, ararangurura ati ‘Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo, kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n'ibisiga bive mu mashami yacyo. Ariko igishyitsi n'imizi byacyo ubihambirize ibyuma n'imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n'ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n'inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi. Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk'uw'umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk'uw'inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi. Iki gihano cyategetswe n'abarinzi gihamywa n'ijambo ry'abera, kugira ngo abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka ikimikamo uworoheje nyuma ya bose.’ “Izo nzozi ni jye Umwami Nebukadinezari wazirose. Nuko Beluteshazari, cyo zinsobanurire ubwo abanyabwenge bose bo mu gihugu cyanjye badashoboye kuzinsobanurira, ariko wowe urabibasha kuko umwuka w'imana zera ukurimo.” Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwa umutima n'ibyo atekereje. Umwami arongera aramubwira ati “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarika umutima.” Beluteshazari aramusubiza ati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe. Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y'isi yose, kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo, icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n'ubutware bwawe bugera ku mpera y'isi. Kandi nk'uko umwami yabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru, akavuga ngo ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n'imizi byacyo ubihambirize icyuma n'umuringa ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n'ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho ibihe birindwi bizashirira.’ “Nuko nguku gusobanurwa kwabyo, nyagasani: umenye ko ari itegeko ry'Isumbabyose rigeze ku mwami databuja ngo: Uzirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk'inka, uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese. Kandi nk'uko bategetse ko igishyitsi n'imizi by'icyo giti bigumaho, ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka. Ni cyo gituma ngusaba, nyagasani, ngo wemere inama nkugira: kuzaho ibyaha byawe gukiranuka kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe, ahari aho uzungukirwa amahoro.” Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari. Hashize amezi cumi n'abiri, umwami yari i Babuloni arambagira mu rugo ibwami, aravuga ati “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z'amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” Umwami atararangiza ayo magambo haza ijwi rivuye mu ijuru riti “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo, bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.” Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk'amoya y'ikizu, inzara ze zihinduka nk'iz'ibisiga. Hanyuma y'iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?” Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi. None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy'ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi. Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n'ibyokunywa. muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y'abo batware igihumbi. Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by'izahabu n'ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu, kugira ngo umwami n'abatware be n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe. Bamuzanira ibyo bintu by'izahabu byakuwe mu rusengero rw'inzu y'Imana yari i Yerusalemu, maze umwami n'abatware be n'abagore be n'inshoreke ze barabinywesha, banywa vino bahimbaza ibigirwamana by'izahabu n'iby'ifeza, n'iby'imiringa n'iby'ibyuma, n'iby'ibiti n'iby'amabuye. Uwo mwanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw'inzu y'umwami aherekeye igitereko cy'itabaza, umwami abona ikiganza cyandika. Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z'amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana. Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi.” Abo banyabwenge b'i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.” Nuko abanyabwenge b'umwami bose barinjira, ariko bananirwa gusoma iyo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa. Umwami Belushazari aherako ahagarika umutima cyane, mu maso he hahinduka ukundi n'abatware be barashoberwa. Nyuma umwamikazi yumvise amagambo y'umwami n'abatware be, yinjira mu nzu y'ibirori bariragamo aravuga ati “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi, kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w'imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n'umucyo no kwitegereza n'ubwenge buhwanye n'ubwenge bw'imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abakonikoni n'abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi, kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.” Nuko bazana Daniyeli imbere y'umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b'Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda? Numvise bakuvuga ko umwuka w'imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n'ubwenge bwiza bikubonekaho. Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge n'abapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura. Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.” Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo. “Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n'ubwiza n'icyubahiro. Abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw'icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi. Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y'ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho. Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk'uw'inyamaswa, abana n'imparage, akarisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse. “Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose, ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir'ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n'abatware bawe n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by'ifeza n'iby'izahabu, n'iby'imiringa n'iby'ibyuma, n'iby'ibiti n'iby'amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir'ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha. Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko. “Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini. Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo. Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. Kandi Perēsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n'Abaperesi.” Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami. Ariko iryo joro Belushazari umwami w'u Bukaludaya aricwa. Ubwo bwami buhabwa Dariyo w'Umumedi, yari amaze nk'imyaka mirongo itandatu n'ibiri avutse. Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b'intebe bakwire igihugu cyose. Kandi abaha n'abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b'intebe bajye babashyikiriza iby'umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa. Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n'abandi b'intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose. Abatware bakomeye n'ab'intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by'ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n'amafuti cyangwa igicumuro. Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y'amategeko y'Imana ye.” Nuko abo batware bakomeye n'ab'intebe bateranira ibwami babwira umwami bati “Mwami Dariyo, nyaguhoraho, abatware bakomeye bo muri ubu bwami n'ab'intebe n'ibisonga byabo, n'abajyanama n'abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami n'iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw'intare. Nuko none nyagasani, hamya iryo tegeko ushyireho ukuboko ku rwandiko rwaryo, kugira ngo rye kuzakuka nk'uko amategeko y'Abamedi n'Abaperesi atavuguruzwa.” Nuko Umwami Dariyo ashyiraho ukuboko ku rwandiko rw'iryo tegeko. Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y'inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk'uko yari asanzwe agenza. Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga. Baraza bavugira imbere y'umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw'iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw'intare?” Umwami aramusubiza ati “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi atavuguruzwa.” Baramusubiza bati “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b'Abayuda ntakwitayeho nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.” Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira. Ba bagabo bongera guteranira ibwami babwira umwami bati “Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry'Abamedi n'Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n'umwami rivuguruzwa.” Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw'intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.” Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w'urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n'icy'abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa. Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka. Bukeye umwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw'intare. Ageze hafi y'urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n'ijwi ry'umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y'intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.” Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye. Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n'abagore babo n'abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw'intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n'amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi. Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe! Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka. Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n'ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z'intare.” Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w'Umuperesi, Daniyeli agubwa neza. Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini. Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko. Iya mbere yasaga n'intare, ifite amababa nk'ay'ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk'umuntu kandi ihabwa umutima nk'uw'umuntu. “Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n'idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’ “Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware. “Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi. Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye. “Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z'ubwami, haza Umukuru nyir'ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera. Intebe y'ubwami bwe yasaga n'ibirimi by'umuriro, kandi inziga zayo zasaga n'umuriro ugurumana. Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa. “Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa. Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara. “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir'ibihe byose, bamumugeza imbere. 1.7,13; 14.14 Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho. “Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane. Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y'ibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi. Ariko abera b'Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’ “Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo. Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha, kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami. “Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure. Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu. Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira. Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka. Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’ “Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.” Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere. Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi, nubuye amaso mbona impfizi y'intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera. Mbona iyo mpfizi y'intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga. Nkibyitegereza mbona haje isekurume y'ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurume y'ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y'amaso yayo. Nuko itera ya mpfizi y'intama y'amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n'uburakari bukaze. Mbona yegereye iyo mpfizi y'intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y'intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume y'ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y'intama imbaraga za ya sekurume y'ihene. Isekurume y'ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by'ijuru. Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n'iburasirazuba n'igihugu gifite ubwiza. Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n'inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga. Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n'umugaba w'ingabo, rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka. Izo ngabo hamwe n'igitambo gihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw'igicumuro. Iby'ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye. Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by'igitambo gihoraho n'igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n'izo ngabo bizasiribangwa?” Aransubiza ati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa n'umuntu kimpagaze imbere, maze numva ijwi ry'umuntu riturutse hagati y'uruzi Ulayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.” Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w'umuntu, ibyo weretswe ni iby'igihe cy'imperuka.” Ariko akimbwira ndarabirana nk'usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa. Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy'umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby'igihe cy'imperuka cyategetswe. “Impfizi y'intama y'amahembe abiri wabonye, ni bo bami b'Abamedi n'Abaperesi. Kandi ya sekurume y'ihene y'igikomo ni umwami w'i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y'amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere. Kandi nk'uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk'ay'uwa mbere. “Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w'umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima. Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n'ubwoko bw'abera. Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho. Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby'ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby'igihe gishyize kera.” Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo y'umwami ariko ntangazwa n'ibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye. Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw'Abamedi wimitswe ngo abe umwami w'igihugu cy'Abakaludaya, muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w'imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n'ijambo ry'Uwiteka mu kanwa k'umuhanuzi Yeremiya. Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu. Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y'igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo. “Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n'amateka yawe. Ntitwumviye abagaragu bawe b'abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n'abatware bacu na ba sekuruza bacu, n'abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe. Nyagasani, gukiranuka ni ukwawe ariko ibyacu ni ugukorwa n'isoni, nk'uko bibaye ubu ku Bayuda n'abaturage b'i Yerusalemu, n'Abisirayeli bose ba bugufi n'abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniye ubahoye ibicumuro bagucumuyeho. Nyagasani, ku bwacu n'abami bacu n'abatware bacu na ba sogokuruza bacu, ni ugukorwa n'isoni kuko twagucumuyeho. Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye ntitwumvire Uwiteka Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere, avuzwe n'abagaragu bayo b'abahanuzi. Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n'indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w'Imana, kuko twagucumuyeho. Maze ikomeza amagambo yayo yatuvuzeho, no ku bacamanza bacu baduciraga imanza, ubwo yatuzaniraga ibyago bikomeye kuko nta handi munsi y'ijuru higeze hagenzwa nk'uko i Yerusalemu hagenjejwe. Ibyo byago byose byadusohoyeho nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby'ukuri byayo. Ni cyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe ntituyumvira. “Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi. Nyagasani, ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw'inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musozi wawe wera, kuko i Yerusalemu n'ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriro mu bantu bose badukikije, ku bw'ibyaha byacu no gukiranirwa kwa ba sogokuruza bacu. Nuko noneho Mana yacu, umva gusenga k'umugaragu wawe no kwinginga kwe, kandi ku bwawe Uwiteka, umurikishirize mu maso hawe ubuturo bwawe bwera bwasenyutse. Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yawe urebe ibyacu byacitse n'umurwa wawe witwa uw'izina ryawe, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni ku bw'imbabazi zawe nyinshi. Umva Nyagasani babarira, Nyagasani twumvire, Nyagasani ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye kugira ngo izina ryawe ryubahwe, kuko umurwa wawe n'abantu bawe byitwa iby'izina ryawe.” Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n'iby'ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw'umusozi wera w'Imana yanjye, ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n'ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho. Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe. Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n'ibyo weretswe. “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n'umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n'ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw'iteka, ibyerekanywe n'ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta. Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n'impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b'umutware uzaza bazarimbure umurwa n'ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk'utembanywe n'umwuzure w'amazi, intambara n'ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe. Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n'amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry'ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.” Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w'i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy'ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira. Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye. Ariko ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruzi runini rwitwa Hidekelu. Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w'igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi. Kandi umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n'umurabyo, amaso ye yasaga n'amatabaza yaka umuriro, amaboko ye n'ibirenge bye byasaga n'imiringa isenwe, kandi ijwi ry'amagambo ye ryari rimeze nk'iry'abantu benshi. Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinze umushyitsi cyane barahunga, barihisha. Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka. Ariko numvaga ijwi ry'amagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nk'usinziriye. Nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n'ibiganza. Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.” Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa. Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y'Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. Ariko umutware w'ibwami bw'u Buperesi amara iminsi makumyabiri n'umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b'u Buperesi. Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y'imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby'igihe gishyize kera.” Amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa. Maze haza uwasaga n'umwana w'umuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwira uwari umpagaze imbere nti “Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege, mbese nkanjye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana na databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumeka neza?” Uwasaga n'umuntu arongera ankoraho, arankomeza. Arambwira ati “Yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.”Tukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti “Databuja vuga, kuko unkomeje.” Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n'umutware w'u Buperesi, nimara kugenda umwami w'u Bugiriki araherako aze. Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by'ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu. “Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w'Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza. Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw'u Bugiriki. “Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye, namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n'urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk'uko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe. “Nuko umwami w'ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane. Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w'umwami w'ikusi azasanga umwami w'ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z'amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n'amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n'abamuzanye n'umubyeyi we, n'uwamukomezaga icyo gihe. Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by'umwami w'ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze. Ndetse n'imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n'ibishushanyo biyagijwe n'ibintu byabo byiza by'ifeza n'izahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami w'ikasikazi. Hanyuma uwo mwami w'ikasikazi azatera igihugu cy'umwami w'ikusi, maze asubire mu gihugu cye. “Bukeye abana be bazateranya imitwe y'ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk'umwuzure w'amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cy'umwami w'ikusi. Maze umwami w'ikusi azarakara, azasohoka arwane n'umwami w'ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z'umwami w'ikasikazi zizagaruzwe umuheto n'umwami w'ikusi. Umwami w'ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose, kuko umwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi. Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w'ikusi, kandi ab'inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa. Nuko umwami w'ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z'umwami w'ikusi ndetse n'intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira. Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk'uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe. “Nyuma azagambirira kuzana n'ingabo z'igihugu cye cyose, maze azikiranure n'umwami w'ikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bw'ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu. Hanyuma y'ibyo azahindukira atere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke, ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi. “Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha w'ikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara. “Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w'insuzugurwa adahawe icyubahiro cy'ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe. Ingabo zizatemba imbere ye nk'umwuzure zimenagurike, ndetse n'umutware w'isezerano na we ni uko. Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake. Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n'iminyago n'ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye. “Maze namara kwiyungura amaboko n'ubushizi bw'amanga, azatera umwami w'ikusi atabaranye n'ingabo nyinshi. Nuko umwami w'ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira. Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa. Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe. Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n'isezerano ryera, azahakorera nk'uko yishakiye maze asubire mu gihugu cye. “Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk'ubwa mbere, kuko inkuge z'i Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.“Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera. Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n'igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy'umurimbuzi. Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari. Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n'inkota n'umuriro, bajyanwe ari imbohe. Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya. Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cy'imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe. “Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa. Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose. Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y'ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n'ifeza, n'amabuye y'igiciro cyinshi n'ibintu by'igikundiro. Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n'iyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano. “Nuko mu gihe cy'imperuka umwami w'ikusi azamutera, kandi umwami w'ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzure w'amazi, agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n'Abamowabu n'imfura z'Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe. Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n'igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka. Ndetse azahindura ibintu by'umurimbo by'izahabu n'ifeza, n'ibindi bintu by'igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n'Abanyetiyopiya bazamushagara. Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n'ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. Azabamba amahema y'ubwami hagati y'inyanja n'umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w'imperuka ye, nta wuzamuvuna. “Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n'isoni no gusuzugurwa iteka ryose. Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru, n'abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk'inyenyeri iteka ryose. “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y'uruzi, undi ku yo hakurya. Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?” Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atunga ukuboko kw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.” Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?” Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka. Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n'umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya. “Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy'umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda. Hahirwa uzategereza, akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n'itanu. “Nuko igendere utegereze imperuka, kuko uzaruhuka kandi ukazahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira.” Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli. 26.1--27.8; 28.1--32.33 Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b'ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka.” Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu. Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bw'inzu ya Isirayeli. Uwo munsi nzavunagurira umuheto wa Isirayeli mu kibaya cy'i Yezerēli.” Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi. Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.” Nuko acukije Loruhama arongera asama inda, abyara umuhungu. Uwiteka ati “Izina rye umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu “Ariko iherezo, umubare w'Abisirayeli uzangana n'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’ Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye. “Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti ‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukure hagati y'amabere ye, kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugira nk'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota. Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa. “Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura. Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby'ubu.’ “Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n'amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n'izahabu bakoreshereje Bāli. Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we. Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y'abakunzi be ubushizi bw'isoni bwe, nta n'umwe uzamunkura mu maboko. Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n'iby'imboneko z'ukwezi bye n'amasabato ye, n'amateraniro ye yera yose yategetswe. Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa. Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre. Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry'ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy'ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.” Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja. Nzakura mu kanwa ke amazina y'ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi. “Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro. Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira. Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.” Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi. Isi na yo izitaba imyaka, na vino n'amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli. Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ” Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.” Nuko ndamubona mutangaho ibice by'ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n'igice bya sayiri, maze ndamubwira nti “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w'undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.” Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n'inkingi, cyangwa efodi na terafimu. Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye. Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa. “Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk'ababuranya umutambyi. Kandi uzasitara ku manywa, n'umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. “Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk'ibikoza isoni. Batungwa n'ibyaha by'ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo. Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n'imirimo bakoze. Bazarya be guhaga, bazakora iby'ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka. “Ubusambanyi na vino y'umuce, na vino y'ihira byica umutima. Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo. Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana. Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n'abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n'abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n'amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka. “Nawe Isirayeli nukora iby'ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho. Kuko Isirayeli yagomye nk'ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk'umwana w'intama uri ahantu hagari. Efurayimu yifatanije n'ibigirwamana nimumureke. Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa. Inkubi y'umuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n'ibitambo byabo. “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe. Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose. Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby'ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje. “Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka. Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo. Bazajyana imikumbi yabo n'amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo. Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n'ibyabo. “Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we. Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko. “Ibikomangoma by'i Buyuda bihwanye n'abimura urubibi rw'imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk'amazi. Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n'urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y'abantu. Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk'inyenzi, n'inzu ya Yuda nk'ikiboze. “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'uruguma rwanyu. Kuko nzamerera Efurayimu nk'intare, n'inzu ya Yuda nk'umugunzu w'intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka. “Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.” “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.” “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare. Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y'akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk'umucyo ukwira hose. Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa. “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye. I Galeyadi ni umudugudu w'inkozi z'ibibi, hahindanijwe n'amaraso. Uko ibitero by'abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy'abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi. Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe. “Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye. “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n'ubugome bw'i Samariya na bwo, kuko bakora iby'ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy'abambuzi kikamburira ku gasozi. Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. “Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n'ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo. Bose ni abasambanyi, bameze nk'iziko ricanwemo n'umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka. Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n'inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n'abakobanyi. Biteguje imitima yabo imeze nk'iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk'umuriro. “Bose bashyushye nk'iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n'umwe wo muri bo untabaza. “Efurayimu yivanze n'ayandi moko, Efurayimu ni nk'umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n'imvi z'ibitarutaru ntiyabimenya. Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka. Efurayimu ni nk'inuma y'injiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri. Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk'ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk'uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo. “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye. Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera. Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi. Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk'umuheto w'igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rw'ururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa. “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwire urusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye. Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’ Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga. “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n'izahabu yabo, bituma bacibwa. Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza? Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y'umukozi. Ni ukuri inyana y'i Samariya izavunagurika. Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza. Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk'ikibindi kigawa na bose, kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk'imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi. Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaro umwami w'ibikomangoma azabakorera. “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha. Naho namwandikira iby'amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk'ikintu cy'inzaduka. Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa. “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n'ibihome byayo.” Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano. Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y'ihira. Ntibazatura mu gihugu cy'Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri. Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka. Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w'ibirori by'Uwiteka? Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo. Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n'uhanzweho n'umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n'uko ubwanzi bwawe bugwiriye. Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y'Imana ye. Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo. “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk'imbuto z'umutini muto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze. Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk'inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda. Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera! “Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk'imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.” Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n'amabere yagonesheje. “Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw'ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome. Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z'inkoramutima.” Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose. Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw'igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z'ibigirwamana. Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z'ibigirwamana. Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?” Bavuga amagambo y'ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk'uko umuhoko umera mu mayogi y'imirima. Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw'inyana z'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize. Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n'isoni, na Isirayeli azamwazwa n'imigambi ye. Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk'ifuro riri ku mazi. Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.” “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho. Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri. “Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca. Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka. Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z'ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n'ubwinshi bw'intwari zawe. Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w'intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n'abana be. Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose. “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa. Ariko bitandukanije n'ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu. Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije. Nabiyegereje n'imigozi nk'umuntu, mbakuruza imirunga y'urukundo, kandi nabamereye nk'abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere. “Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira. Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo. Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n'umwe uyihimbaza. “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk'uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n'imbabazi zanjye zose ziragurumana. Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk'umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu. “Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk'intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba. Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk'uruhūri, no muri Ashuri bameze nk'inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga. Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera. Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa. Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze. Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana. Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe, ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka. Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe. Efurayimu ni umugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda. Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.” “Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera. Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.” Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi. Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w'intama, kugira ngo abone uwo mugore. Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga. Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira. Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa. Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n'ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w'abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyana z'ibigirwamana.” Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko. “Ariko ndi Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi mana uzamenya itari jye, kandi uretse jye nta wundi mukiza ubaho. Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye. Uko urwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa. Ni cyo gituma nzabamerera nk'intare, nzabategera mu nzira nk'ingwe, nzabatera meze nk'idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z'umutima wabo, kandi nzahabaconshomerera nk'intare y'ingore, inyamaswa z'inkazi zizabatanyagura. “Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe. Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n'ibikomangoma? Naguhaye umwami ndakaye, mukwaka mfite umujinya. “Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwe hamwe, igicumuro cye kirabitswe. Ibise by'umugore uri ku nda bizamuzaho: ni umwana utagira ubwenge kuko igihe cyo kuvuka kigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi. Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n'urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza. Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturuka umuyaga, ari wo muyaga w'Uwiteka uzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahura ububiko bakuremo ibintu byiza byose. “I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.” Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumuro cyawe. Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti “Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry'iminwa yacu. Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwira ubukorikori bwakozwe n'amaboko yacu tuti ‘Muri imana zacu’, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi. “Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho. Nzamerera Isirayeli nk'ikime; azarabya nk'uburabyo, azashora imizi nk'i Lebanoni. Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n'ubw'igiti cy'umwelayo, n'impumuro ye nk'i Lebanoni. Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk'ingano batohe nk'umuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino y'i Lebanoni. Efurayimu azavuga ati ‘Ndacyahuriye he n'ibigirwamana kandi?’ Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk'umuberoshi utoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.” Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uUwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z'Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yoweli mwene Petuweli. Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi abatuye mu gihugu mwese! Mbese hari ibimeze nk'ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so? Mubitekerereze abana banyu, kandi abana banyu bazabitekerereze abana babo, na bo bazabitekerereze abuzukuruza. Ibyashigajwe n'uburima byariwe n'inzige, kandi ibyashigajwe n'inzige byariwe na kagungu, n'ibyashigajwe na kagungu byariwe n'ubuzikira. Nimukanguke mwa basinzi mwe murire, namwe banywi b'inzoga mucure umuborogo, muririre vino iryoshye kuko muyiciweho mu kanwa kanyu. Kuko ubwoko bukomeye kandi butabarika buteye igihugu cyanjye, amenyo yabwo ni nk'imikaka y'intare, kandi bufite ibijigo nk'iby'intare y'impfizi. Bwononnye uruzabibu rwanjye n'umutini wanjye bwarawushishuye, burawukokora rwose burawutema, amashami yawo ahinduka umweru. Boroga nk'umwari wambaye ikigunira, kuko yapfushije umugabo w'ubugeni bwe. Ituro ry'ifu n'ituro ry'ibyokunywa byaciwe mu nzu y'Uwiteka, abatambyi bakorera Uwiteka baraboroga. Imirima yononwe igihugu kirirabuye, kuko imyaka yangijwe na vino y'umuhama yakamye, kandi amavuta ya elayo yabuze. Nimumwarwe mwa bahinzi mwe, namwe abahingira inzabibu nimuboroge, muririre ingano na sayiri kuko imyaka yo mu mirima irumbye. Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye, umukomamanga n'imikindo na yo, n'ibiti by'amapera ndetse n'ibiti byose byo mu mirima byumye, kandi umunezero ushira mu bantu. Mwa batambyi mwe, mwambare ibigunira murire, namwe abakora ku gicaniro muboroge. Nimuze mukeshe ijoro mwambaye ibigunira, mwa bakorera Imana yanjye mwe, kuko ituro ry'ifu n'ituro ry'ibyokunywa byaciwe mu nzu y'Imana yanyu. Mutegeke kwiyiriza ubusa, muhamagare iteraniro ryera, muteranye abakuru n'abatuye mu gihugu bose baze ku rusengero rw'Uwiteka Imana yanyu, mutakire Uwiteka. Tubonye ishyano, kuko umunsi w'Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose! Mbese ibyokurya ntibyaduciriwe imbere tubireba, umunezero no kwishima bigashira mu nzu y'Imana yacu? Imbuto zumiye mu mayogi, ibigega birimo ubusa, ibigonyi byarasenyutse kuko imyaka yumye. Yemwe, nimwumve uko amatungo aboroga! Amashyo y'inka yanāniwe kuko yabuze ubwatsi, imikumbi y'intama yanyukiwe. Ayii we, Uwiteka! Ni wowe ntakira kuko umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu, kandi ibirimi by'umuriro byatwitse ibiti byose byo ku misozi. Ndetse inyamaswa zo mu ishyamba na zo zirakwifuza kuko imigezi y'amazi yakamye, kandi umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu. Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w'Uwiteka uje, ugeze hafi umunsi w'umwijima w'icuraburindi, umunsi w'ibicu bya rukokoma n'ibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga z'imisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze nka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugeza mu bihe byinshi bizakurikiraho. Umuriro urakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi by'umuriro biragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye. Ubarebye abona basa n'amafarashi, kandi birukanka nk'abagendera ku mafarashi. Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw'amagare y'intambara ari mu mpinga z'imisozi, nko kugurumana nk'ibirimi by'umuriro bikongora ibishakashaka, nk'ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara. Imbere yabo abantu bamarwa n'ubwoba, mu maso habo bose harasuherwa. Bihuta nk'intwari, burira inkike nk'abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda. Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira. Basimbukira umudugudu bakiruka ku nkike z'amabuye, bakurira amazu, bakamenera mu madirishya nk'abanyazi. Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n'ukwezi kukijima, kandi n'inyenyeri zikareka kumurika. Uwiteka arangurura ijwi imbere y'ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w'Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira? Uwiteka aravuga ati “Ariko n'ubu nimungarukire n'imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.” Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n'imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi. Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko mutura Uwiteka Imana yanyu amaturo y'ifu n'ay'ibinyobwa? Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera, muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n'abana n'abakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, n'umugeni mu nzu yarongorewemo. Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y'umuryango w'urusengero n'igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab'umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n'abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’ ” Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe. Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n'amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga, ahubwo ingabo z'ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz'imbere zigwe mu nyanja y'iburasirazuba, n'iz'inyuma zigwe mu nyanja y'iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.” Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye. Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, n'ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n'umuzabibu byeze cyane. Noneho munezerwe bantu b'i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura y'umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy'umuhindo n'iy'itumba nk'ubwa mbere. Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n'amavuta ya elayo, isesekare. “Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n'iyariwe n'uburima n'ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje. Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry'Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n'isoni ukundi. Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi. “Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. “Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n'umuriro n'umwotsi ucumba. Izuba rizahinduka umwijima, n'ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w'Uwiteka uteye ubwoba utaraza. Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n'i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk'uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara. Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba. Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumeli zizuma.” Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma. Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi. Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w'inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw'Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu. 2.4-7; Zek 9.5-7 Nzohereza inkongi, nzashumika inkike z'i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho. Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.” Ni ko Umwami Imana ivuga. Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe. 11.21-22; Luka 10.13-14 Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inkike y'i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.” Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose. 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.” Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo. Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z'i Raba zitwike n'amanyumba yaho, habe n'urusaku rw'intambara n'inkubi y'umuyaga ku munsi wa serwakira. Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n'ibikomangoma bye bari kumwe.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11 Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku n'induru n'ijwi ry'impanda. Nzabakuramo umucamanza, mwicane n'ibikomangoma byaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y'Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga. Ariko nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba y'i Yerusalemu.” Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n'umutindi bakamugura inkweto. Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n'inzira y'umugwaneza. Umwana na se baryamana n'umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera. Biryamira iruhande rw'igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu y'Imana yabo vino y'abaciwe ibyiru. “Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk'uburebure bw'imyerezi, kandi yari akomeye nk'imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n'imizi ye nturutse hasi. Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy'Abamori. Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’ Dore ngiye kubashikamira nk'uko igare ryuzuwemo n'imiba rishikamira hasi. Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n'umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n'intwari ntizabasha kwikiza, n'umunyamuheto ntazabasha guhagarara, n'impayamaguru ntizīrokora, n'ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza, kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambaye ubusa.” Ni ko Uwiteka avuga. Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati “Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.” Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w'intare warurumira mu buvumo bwawo ari nta cyo ufashe? Inyoni se yagwa mu mutego uri hasi kandi udatezwe? Umutego w'umushibuka washibuka ari nta cyo ufashe? Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye? Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo. Intare iyo itontomye hari udatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura? Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z'imisozi y'i Samariya, kandi murebe impagarara zihari zikomeye n'urugomo ruhagirirwa.” Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n'ubwambuzi.” Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.” Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'uko umwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa. Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.” Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga. “Kuko umunsi nzahanira Isirayeli ibicumuro bye, nzahana n'ibicaniro by'i Beteli, kandi amahembe y'igicaniro azacibwa agwe hasi. Inyumba y'itumba nzayisenya hamwe n'inyumba y'impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y'inzovu azasenywa, n'amazu akomeye azatsembwaho.” Ni ko Uwiteka avuga. Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y'i Bashani mwe ari mu misozi y'i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzane tunywe!” Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n'abasigaye bo muri mwe babakuruze indobesho nk'amafi. Muzasohokera mu byuho, umugore wese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere muri Harumoni. Ni ko Uwiteka avuga. “Nimuze i Beteli mucumure, mujye n'i Gilugali muhagwirize ibicumuro, mujye muzana ibitambo byanyu uko bukeye, kandi uko iminsi itatu ishize mujye mutura kimwe mu icumi, kandi muture amaturo y'ishimwe hamwe n'ibisembuwe, muvuge n'amaturo muturana umutima ukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga. “Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicara ubusa mu midugudu yanyu yose, mubura ibyokurya aho mutuye hose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. “Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe imvura ntuma uwundi utayibona, umurima umwe waguwemo n'imvura, undi uyibuze uruma. Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. “Nabateje kurumbya ndetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.” Ni ko Uwiteka avuga. “Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumye umunuko mu ngerero zanyu ubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. “Nubitse imidugudu yanyu nk'uko Imana yubitse i Sodomu n'i Gomora, muba nk'umushimu ukuwe mu muriro, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. “Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we. Dore iyabumbye imisozi ikarema n'umuyaga, ikagaragariza umuntu ibyo yibwira, igahindura umuseke kuba umwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo. “Nimwumve iri jambo ry'umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we. Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.” Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi. “Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone kubaho, ariko mwe gushaka i Beteli. Ntimukajye n'i Gilugali, ntimukanyure n'i Bērisheba kuko i Gilugali hazajyanwa ari imbohe, n'i Beteli hazaba imisaka.’ “Ahubwo mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho, kugira ngo adatungura inzu ya Yosefu ameze nk'umuriro ukongora i Beteli, hataboneka uwo kuwuzimya. Yemwe abahindura imanza zitabera kuba apusinto mukagusha hasi gukiranuka, mushake Iyaremye inyenyeri za Kilimiya n'iza Oriyoni, ihindura igicucu cy'urupfu ikakigira igitondo, ihindura amanywa umwijima wa nijoro, ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasandaza ku isi, Uwiteka ni ryo zina ryayo. Ni we uzanira abanyamaboko kurimbuka bibatunguye, bituma kurimbuka gutungura igihome. “Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye. Nuko rero mwarenganyaga abakene, mukabaka ibihunikwa by'ingano, mukiyubakira amazu y'amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo. Mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa vino yazo, kuko nzi ibicumuro byanyu uko ari byinshi, n'ibyaha byanyu uko bikomeye mwa barenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagorekera imanza z'abatindi, aho muzicira ku irembo. Ni cyo gituma umuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk'icyo, kuko ari igihe kibi. “Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk'uko mwibwira. Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b'inzu ya Yosefu.” Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabaho umuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’ Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge. Mu nzabibu zose hazaba imiborogo kuko nzabanyuramo.” Ni ko Uwiteka avuga. “Muzabona ishyano mwa bifuza umunsi w'Uwiteka mwe! Mbese uwo munsi w'Uwiteka murawushakira iki? Uzaba ari umwijima, si umucyo. Ni nk'umuntu uhunze intare agahura n'idubu, cyangwa ugiye mu nzu akegamiza ukuboko ku rusika, inzoka ikamurya. Mbese umunsi w'Uwiteka ntuzaba ari umwijima atari umucyo, ndetse ari umwijima w'icuraburindi utagira icyezezi? “Nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera. Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y'amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by'uko ari amahoro by'amatungo yanyu abyibushye. Nkuraho urusaku rw'indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry'inanga zawe. Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk'amazi, no gukiranuka gukwire hose nk'uruzi rusandaye. “Mbese hari ibitambo n'amaturo mwanzaniye mu butayu muri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe? Mwahetse Sikoti umwami wanyu, na Kiyuni ikigirwamana cyanyu, inyenyeri y'imana yanyu mwiremeye ubwanyu. Ni cyo kizatuma mbajyanisha muri iminyago hakurya y'i Damasiko.” Ni ko Uwiteka avuga kandi izina rye ni Imana Nyiringabo. Bazabona ishyano ab'i Siyoni bataye umuruho, n'abo mu misozi y'i Samariya biraye, abakomeye b'ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga! Munyure i Kalune murebe, muhave mujye i Hamati uwo mudugudu ukomeye, maze mumanuke mujye i Gati h'Abafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga y'abami ubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini? Mwa bashyira kure umunsi w'amakuba, mukigiza bugufi intebe y'urugomo, abaryama ku mariri y'amahembe y'inzovu, bakinanurira ku magodora yabo, bakarya abana b'intama bo mu mukumbi n'ibimasa by'imishishe bivanywe mu kiraro, bakihimbira inanga z'indirimbo z'ubusa, bakiremera ibicurangwa nka Dawidi, bakanywera vino mu nzuho, bakihezura imbiribiri, ariko ntibababazwe n'ibyago bya Yosefu. Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza by'abinanurira hejuru y'amagodora bizashiraho. Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti “Nanga urunuka ubwibone bwa Yakobo kandi nanga n'amanyumba ye, ni cyo gituma nzahara umurwa n'ibiwurimo byose. “Naho mu nzu imwe hasigaramo abantu icumi, na bo bazapfa. Mubyara w'umuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati ‘Hari uwo mukiri kumwe?’“Na we azamusubiza ati ‘Nta we.’“Maze amubwire ati ‘Ceceka kuko tudakwiriye kwatura izina ry'Uwiteka.’ “Dore Uwiteka ni we utegeka, azaca inzu nini ibyuho n'inzu nto azayisenya. Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nk'indurwe, n'imbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto. “Yemwe abishimira ikitagira umumaro mukabaza muti ‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhaye gukomera?’ “Ariko dore ngiye kubahagurukiriza ubwoko, yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababaza uhereye aharasukira i Hamati ukageza ku kagezi ko mu Araba.” Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzige uruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw'umwami bumaze gutemwa. Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?” Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka yavuze. Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: Uwiteka Imana yahamagaye umuriro ngo awucishe amateka ukongora mu mworera w'ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu. Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?” Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka Imana yavuze. Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke. Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?”Nti “Mbonye timasi.”Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n'ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.” Maze Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b'inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose, kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’ ” Kandi Amasiya abwira Amosi ati “Wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy'u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira, ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw'umwami n'inzu y'ubwami.” Maze Amosi asubiza Amasiya ati “Ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w'umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w'ibiti by'umutini. Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.’ Noneho wumve ijambo ry'Uwiteka. Uravuga uti ‘Ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’, ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, n'ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’ ” Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi, maze arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?”Nti “Mbonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi.”Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry'ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi. Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.” Nimwumve ibi yemwe abashaka kumira abakene no guca abatindi bo mu gihugu, mukavuga muti “Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n'isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by'ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y'uburiganya, tugure abakene ifeza n'abatindi tubagure inkweto, kandi tugure n'inkumbi z'ingano zacu?” Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati “Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose. Mbese ibyo si byo bizatuma isi ihinda umushyitsi, abayirimo bose bakaboroga? Izuzura rwose nka rwa Ruzi, izarengera hanyuma yike nk'uruzi rwo muri Egiputa. Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y'ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa. Ibirori byanyu nzabihindura umuborogo n'indirimbo zanyu zose zibe amaganya, kandi bose nzabatera gukenyera ibigunira n'imitwe yose ihinduke inkomborera, nzabateza umuborogo nk'upfushije umwana w'umuhungu ari ikinege, amaherezo yabyo azaba umunsi w'amaganya. “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y'ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y'Uwiteka. Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry'Uwiteka be kuribona. Uwo munsi inkumi nziza n'abasore bazicwa n'inyota. Abarahira icyaha cy'i Samariya bati ‘Ndahiye imana yawe, Dani we!’ Kandi bati ‘Ndahiye umuhango w'i Bērisheba uhoraho.’ Na bo bazagwa kandi ntabwo bazongera kubyuka.” Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw'umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bo uzarokoka. Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo. Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumeli nahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira. Kandi naho bashorerwa n'ababisha babo ari imbohe nategeka inkota ikabatsembaho, kandi nzabahozaho amaso ngo mbagirire nabi, atari ukubagirira neza, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemo bose bazaboroga. Kizuzura rwose nka rwa Ruzi, kandi kizika nk'uruzi rwo muri Egiputa. Ni yo yiyubakira amazu mu ijuru urufatiro rwaryo rushinzwe ku isi, ni yo ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasuka ku isi, izina ryayo ni Uwiteka. “Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukura muri Egiputa, n'Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n'Abasiriya nkabavana i Kiri? Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’ Ni ko Uwiteka avuga. “Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk'uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n'imwe igwa hasi. Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.’ “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk'uko ryahoze kera kugira ngo bazungure abo muri Edomu basigaye, n'abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwiteka ubikora avuga. “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n'umusaruzi, n'umwenzi w'imizabibu azakurikirana n'ubiba imbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n'udusozi twose tuzayenga. Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo. Kandi nzabatera kumera mu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.” Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga. Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko. Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane. Ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by'urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’ Naho watumbagira hejuru nk'igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y'inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga. “Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa? Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe! Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.” Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu? Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n'icyorezo. “Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n'isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw'iteka ryose. Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk'uwo muri bo. Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba. Ntukajye mu irembo ry'ubwoko bwanjye ku munsi w'ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w'ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w'ibyago byabo. Ntugahagarare mu mahuriro y'inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w'amakuba yabo. “Kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe. Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk'abatigeze kubaho. “Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab'inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo. Kandi ab'inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n'ab'inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n'ab'inzu ya Esawu bazaba nk'umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab'iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n'Uwiteka. “Kandi ab'ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n'abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy'Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n'igihugu cy'i Samariya, n'Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi. Kandi abo muri izo ngabo z'Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n'ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y'ikusi. Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw'Uwiteka.” Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.” Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. Abasare baterwa n'ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. Nuko umutware w'inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.” Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona. Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?” Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.” Maze abantu bafatwa n'ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza. Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.” Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza. Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw'uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw'amaraso y'udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.” Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza. Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo. Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y'urufi iminsi itatu n'amajoro atatu. Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y'urufi ati “Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,Nahamagariye mu nda y'ikuzimu,Wumva ijwi ryanjye. Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja,Umwuzure warangose,Ibigogo byawe n'imiraba yawe byose byarandengeye. Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe,Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’ Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo,Imuhengeri harangose,Urwuya rwanyizingiye mu mutwe. Ndamanuka njya mu mizi y'imisozi,Isi n'ibihindizo byayo binkingira ibihe byose,Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo,Uwiteka Mana yanjye. Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera. Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by'ibinyoma,Baba bimūye ubababarira. Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n'ijwi ry'ishimwe,Kandi nzahigura umuhigo wanjye,Agakiza gaturuka ku Uwiteka.” Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi. Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw'iminsi itatu. Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw'umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.” Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y'abandi. Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y'ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu. Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi, ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomo bagira. Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!” Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza. Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.” Uwiteka aramubaza ati “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?” Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera. Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane. Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye. Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.” Uwiteka aramubaza ati “Ukoze neza ubwo urakajwe n'uko uruyuzi rwumye?”Aramusubiza ati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.” Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n'uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma? Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n'i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n'inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n'imoso, hakabamo n'amatungo menshi?” Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b'u Buyuda, ry'ibyo yeretswe by'i Samariya n'i Yerusalemu. 28.1--32.33 Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n'ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera, kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi. Imisozi izayengera munsi ye, n'ibikombe bizasaduka nk'ibishashara bishongeshwa n'umuriro, nk'amazi atemba ku gacuri. Ibyo byose byatewe n'ubugome bwa Yakobo n'ibyaha by'inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N'ingoro ziri i Buyuda ni iz'iki? Si zo z'i Yerusalemu? Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk'ikiyorero cyo mu murima nk'ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n'imfatiro z'amazu yaho nzazitamurura. Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n'indamu mbi zaho zose zizatwikwa n'umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y'ubusambanyi. Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk'ingunzu, mpuhume nk'igihunyira. Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry'ubwoko bwanjye i Yerusalemu. Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu. Wa muturage w'i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n'ubusa, umuturage w'i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y'i Beteseli izatuma udatabarwa na ho. Kuko umuturage w'i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n'Uwiteka bikagera ku irembo ry'i Yerusalemu. Yewe muturage w'i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w'i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli. Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y'i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi. Nawe muturage w'i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu. Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw'abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n'umutwe w'inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe. Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo. Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n'amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n'inzu ye, ndetse umuntu n'umwandu we. Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi. Uwo munsi muzaba iciro ry'umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w'ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ” Ni cyo gituma mu iteraniro ry'Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi. Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira. Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w'Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye? “Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk'umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo. Abagore b'ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose. Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze. “Umuntu ugendana umwuka w'umuyaga n'ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n'ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko. “Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk'intama z'i Bosira, nk'umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.” Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere. Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b'inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera? Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo, kandi mukarya inyama z'ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n'amagufwa, ndetse mukabicoca nk'ibyo bashyira mu nkono, nk'inyama zijya mu nkono ivuga.” Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n'inabi bakoze mu mirimo yabo yose. Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya. Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n'amanywa azababera ubwire. Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana. Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye. Nimwumve ibi batware b'inzu ya Yakobo n'abacamanza b'inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose. Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n'i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa. Abatware baho bacira imanza impongano, n'abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n'abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.” Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk'umurima ari mwe hazize, n'i Yerusalemu hazaba ibirundo by'amazu, n'umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk'aharengeye h'ishyamba. Ariko mu minsi y'imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n'amoko azawushikira. Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka no ku rusengero rw'Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, n'i Yerusalemu hakava ijambo ry'Uwiteka, kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n'amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Ariko umuntu wese azatura munsi y'uruzabibu rwe no munsi y'umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k'Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze. Kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ry'ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry'Uwiteka Imana yacu iteka ryose. Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzateranyiriza hamwe abacumbagira, kandi nzakoranya abatatanijwe n'abo nababazaga, kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, n'abatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni, uhereye ubwo ukageza iteka ryose. “Nawe munara w'umukumbi, umusozi w'umukobwa w'i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira. Ni ukuri ubwami buzaba ubw'umukobwa w'i Yerusalemu.” Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda? Ubabare ugire ibise byo kubyara, mukobwa w'i Siyoni we nk'umugore uri ku nda, kuko ugiye gusohoka mu mudugudu ukaba mu gasozi, ndetse uzajya n'i Babuloni. Ni ho uzarokorerwa, ni ho Uwiteka azagukiriza akuvane mu maboko y'ababisha bawe. Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.” Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n'imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk'imiba irunze ku mbuga. Haguruka uhure, mukobwa w'i Siyoni we, kuko ihembe ryawe nzarihindura icyuma, n'inzara z'ibinono byawe nzazihindura umuringa, kandi uzacagagura amoko menshi. Kandi ibintu byabo uzabyereza Uwiteka, n'ubutunzi bwabo ubwereze Umwami w'isi yose. Noneho gera ingabo zawe, wa mukobwa w'ingabo we! Yaratugose, bazakubitisha umucamanza wa Isirayeli inkoni ku itama. Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose. Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli. Azakomera aragire umukumbi we afite imbaraga z'Uwiteka n'icyubahiro cy'izina ry'Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugeza ku mpera z'isi. Kandi uwo muntu azatubera amahoro.Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n'ibikomangoma munani. Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n'igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo. Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk'ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk'imvura y'urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu. Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk'intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk'umugunzu w'intare uri mu mikumbi y'intama. Iyo uyinyuzemo urayinyukanyuka ukayitanyagura, ntihagire uwutesha. Ukuboko kwawe kuramburirwe ku banzi bawe, ababisha bawe bose bacibwe. Icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, nzagutsembaho amafarashi yawe ndimbure n'amagare yawe y'intambara, kandi nzarimbura imidugudu yo mu gihugu cyawe, n'ibihome byawe byose nzabyubika. Kandi nzaca uburozi buturuka mu kuboko kwawe, n'abacunnyi ntuzongera kubagira. Nzatsembaho ibishushanyo byawe bibajwe n'ibigirwamana byawe by'inkingi, ntuzongera gusenga ibyakozwe n'amaboko yawe. Kandi nzagushikuzamo ibishushanyo byawe bibajwe bya Ashera, nzarimbura n'imidugudu yawe. Kandi amahanga atumvira, nzayahōra mfite uburakari n'umujinya. Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y'imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe. “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburana k'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n'ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli. “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye. Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y'uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe. Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.” Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n'inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y'umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye? Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi. Ijwi ry'Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse. Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y'inkozi z'ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga? Abafite iminzani ibeshya n'uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira? Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n'ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya. Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe. Uzarya we guhaga n'iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota. Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z'imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino. Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n'abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batuka ubwoko bwanjye.” Mbonye ishyano, kuko meze nk'ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk'ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z'umutini z'umwimambere! Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n'umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega. Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n'umuntu ukomeye yerura irari ry'ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe. Umwiza wo muri bo ameze nk'igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n'uruzitiro rw'amahwa.Umunsi wavuzwe n'abarinzi bawe, ari wo wo guhōrwa kwawe urageze, noneho barumiwe. Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y'amagara, ndetse n'umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira. Kuko umuhungu akoza se isoni, umukobwa agahagurukira nyina, umukazana agahagurukira nyirabukwe. Abanzi b'umuntu ni abo mu rugo rwe. Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira. Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo. Nzihanganira uburakari bw'Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe. Maze umwanzi wanjye azabirebe amwarwe, uwambwiraga ati “Uwiteka Imana yawe iri he?” Amaso yanjye azamureba, ubu azanyukanyukwa nk'icyondo cyo mu nzira. Umunsi bazubaka inkike zawe, uwo munsi ingabano zawe zizunguka zijye kure. Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi. Ariko isi izahinduka ikidaturwa, izize imbuto z'ibyakozwe n'abayituyemo. Ragiza ubwoko bwawe inkoni yawe, umukumbi w'umwandu wawe, bwituriye ukwabwo mu ishyamba i Karumeli kuri yo hagati, burishe mu gihugu cy'i Bashani n'i Galeyadi nko mu gihe cya kera. Nzabereka ibitangaza nk'ibyo mu gihe wavaga mu gihugu cya Egiputa. Amahanga azabareba akorwe n'isoni nubwo azaba afite imbaraga nyinshi, bazifata ku munwa n'amatwi yabo azaziba. Bazarigata umukungugu nk'inzoka, bazava mu bwihisho bwabo nk'ibyikurura hasi bahinda umushyitsi, bazaza ku Uwiteka Imana yacu babēbēra, bazatinya babitewe na we. Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy'abasigaye b'umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi. Izaduhindukirira kutugirira ibambe, izaribatira ibicumuro byacu munsi y'ibirenge byayo. Kandi uzarohera imuhengeri w'inyanja ibyaha byabo byose. Uzakorera Yakobo iby'ukuri, na Aburahamu uzamugirira neza, ibyo warahiye ba sogokuruza uhereye mu bihe bya kera. Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy'iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi. Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya. Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n'urubanza.Inzira y'Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk'umukungu utumurwa n'ibirenge bye. Acyaha inyanja igakama agakamya n'imigezi yose, i Bashani n'i Karumeli hararabye, n'uburabyo bw'i Lebanoni burarabye. Imisozi iratigitira imbere ye n'udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n'abayituyemo bose. Ni nde wabasha guhagarara imbere y'umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk'umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura. Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w'amakuba kandi azi abamwiringira. I Nineve azahamarisha umwuzure w'amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima. Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri. Kuko na bo bamera nk'amahwa asobekeranye cyangwa nk'abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk'ibikūri byumye. Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi. Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi. Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n'ingoyi ikuboshye.” Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n'igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y'ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro. Dore mu mpinga z'imisozi amaguru y'uzanye inkuru nziza, akamamaza iby'amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y'ubutwari. Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk'icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y'inzabibu zabo. Ingabo z'intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by'amagare ye y'intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba. Amagare y'intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk'imuri, arihuta nk'imirabyo. Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho. Imigomero y'imigezi iragomorowe, n'ingoro y'Umwami irariduka. Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk'inuma ziguguza bikubita mu bituza. Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk'ikidendezi cy'amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n'umwe ukebuka. Nimusahure ifeza, musahure n'izahabu, kuko ibibitswe n'ubwiza bw'ibintu byose by'igiciro cyinshi bidateze gushira. Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe. Ubuvumo bw'intare buri hehe, n'aho imigunzu y'intare irīra, aho intare y'ingabo n'iy'ingore n'ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga? Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n'ubuvumo bwayo ibyo yasahuye. Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y'intambara ahinduke umwotsi, n'imigunzu yawe y'intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry'intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.” Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n'ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga. Urusaku rw'ikiboko, urusaku rwo guhinda kw'inziga, imirindi y'amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy'amagare y'intambara asimbuka, ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n'inkota irabya indimi, n'icumu rirabagirana, n'abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n'abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo ibyo byose byatewe n'ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w'umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n'imiryango uburozi bwe. Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n'amahanga nyereke ibiteye isoni byawe. Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa. Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro? Mbese uruta i No Amoni hari hagati y'imigezi, hazengutswe n'amazi, igihome cyaho ari inyanja n'urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja? Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n'Abalubimu bari abafasha bawe. Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n'abana babo bato babesagurije mu mahuriro y'amayira yose, n'abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu. Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n'abanzi. Ibihome byawe byose bizamera nk'imitini yeze imbuto z'imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k'umuryi. Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y'igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe. Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari. Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n'inkota ikumareho nk'uburima, wigwize nk'uburima, wigwize nk'inzige. Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira. Ibikomangoma byawe bimeze nk'uburima, n'abagaba bawe nk'inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w'ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi. Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya. Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde? Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe. Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby'urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby'ubugoryi? Kuko kurimbuka n'urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n'intonganya, hadutse n'umuvurungano. Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z'ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye. “Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa. Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo. Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n'icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye. “N'amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk'igisiga kihutira gushiha inyama. “Bose bazanwa no kugira iby'urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk'abarunda umusenyi. Ni ukuri baseka abami, n'ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata. Maze bakihuta nk'umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.” Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana. Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, ugahwanya abantu n'amafi yo mu nyanja, nk'ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka? Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima. Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka. Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga? Nzahagarara hejuru y'umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n'uko nzasubiza ku bw'icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe. “Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk'iry'ikuzimu kandi ameze nk'urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose. Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’ “Mbese abazaguhōra ntibazagutera bagutunguye, n'abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo? Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, n'umurwa n'abawutuyemo bose. “Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k'umubi! Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe. Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy'inzu izarisubiza. “Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa! Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n'umuriro, n'amahanga akiruhiriza ubusa? Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra. “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe! Wuzuweho no gukorwa n'isoni mu kigwi cy'icyubahiro, nawe unywe umere nk'utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw'iburyo k'Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe. Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw'inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw'amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n'umurwa n'abawutuyemo bose. “Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n'uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga? Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n'ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n'ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose. “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.” Gusenga k'umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n'ijwi rya Shigiyonoti. Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,Mu burakari wibuke kubabarira. Imana yaje iturutse i Temani,N'Iyera iturutse ku musozi Parani.Sela.Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru,Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo. Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk'umucyo,Imyambi y'umucyo yavaga mu kuboko kwayo,Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe. Icyorezo cyanyuraga imbere yayo,N'amakara yaka akava ku birenge byayo. Irahagarara igera urugero rw'isi,Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino,Imisozi ihoraho irasandara,Udusozi tudashira turīka,Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose. Nabonye amahema ya Kushani afite umubabaro,Inyegamo zo mu gihugu cy'i Midiyani zahinze umushyitsi. Mbese imigezi ni yo Uwiteka yarakariye,Cyangwa se uburakari bwawe bwari ku migezi,Cyangwa umujinya wawe ku nyanja,Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe,No ku magare y'agakiza kawe? Umuheto wawe warawujishuye rwose,Imyambi y'ijambo ryawe ni yo muvumo wavumishije imiryango,Sela.Wasataguje isi imigezi. Imisozi yarakubonye ihinda umushyitsi,Amasumo y'amazi arahita,Imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho,Hategera amaboko yaho hejuru. Izuba n'ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo,Ku bw'umucyo imyambi yawe yagendanaga,No ku bwo kwaka kw'icumu ryawe rirabagirana. Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi,Uhondaguza amahanga uburakari. Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,Kandi no gukiza uwawe wasīze.Wakomerekeje umutwe w'inzu y'inkozi y'ibibi,Ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo.Sela. Watikuye umugaba w'ingabo ze n'amacumu ye ubwe,Baje kuntatanya bameze nka serwakira,Byasaga nk'aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa. Inyanja wayikandagije amafarashi yawe,Mu kigogo cy'amazi menshi. Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi,Iminwa yanjye isusumirishwa n'iryo jwi,Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye,Mpindira umushyitsi aho ndi,Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w'amakuba nywitondeye,Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero. Naho umutini utatoha n'inzabibu ntizere imbuto,Bagahingira ubusa imyelayo n'imirima ntiyere imyaka,N'intama zigashira mu rugo n'amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka,Nkanezererwa mu Mana y'agakiza kanjye. Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye,Ibirenge byanjye abihindura nk'iby'imparakazi,Kandi azantambagiza aharengeye hanjye.Byahimbiwe umutware w'abaririmbyi babicuranga mu mirya y'inanga. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda. Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, nzatsembaho abantu n'amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu nyanja, n'abakiranirwa n'ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga. “Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n'izina ry'Abakemari hamwe n'abatambyi, n'abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y'amazu yabo, n'abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu, n'abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n'abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga. “Ujye ucecekera imbere y'Umwami Imana kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa. Ku munsi w'igitambo cy'Uwiteka nzahana ibikomangoma n'abana b'umwami, n'abambaye imyambaro y'abanyamahanga. Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by'amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n'uburiganya. “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry'Amafi, n'umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi. Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b'i Kanāni baciwe, n'abikorezi b'ifeza batsembweho. “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk'inzoga y'itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n'ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’ Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n'amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo. “Umunsi ukomeye w'Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe. Uwo munsi ni umunsi w'uburakari, ni umunsi w'amakuba n'umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n'ibihu, ni umunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi. Ni umunsi wo kuvuza impanda n'induru, bivugira imidugudu y'ibihome n'iminara miremire. “Nzihebesha abantu bagende nk'impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk'umukungugu, n'imibiri yabo itabwe nk'amayezi. “Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.” Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe, ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk'umurama utumurwa n'umuyaga, kandi uburakari bukaze bw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka. I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y'ihangu, na Ekuroni hazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7 Abatuye ku nkombe z'inyanja ubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.” Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by'abashumba n'ibikumba by'intama. Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe. Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by'Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15 Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk'i Sodomu, na bene Amoni nk'i Gomora, ahantu huzuye ibisura n'ibigugu by'imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n'abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n'abarokotse bo mu bwoko bwanjye.” Ibyo ni byo bazīturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw'Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho. Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose. Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye. Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi. Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n'inyamaswa z'amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n'uruyongoyongo n'ikinyogote bizaba mu nkomanizo z'amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby'imyerezi. Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n'ahantu hasigaye hararwa n'inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko. Umurwa w'ubugome wanduye, kandi urenganya uzabona ishyano. Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo. Ibikomangoma byo muri wo ni nk'intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza. Abahanuzi bawo ni incacanya n'abariganya, abatambyi bawo baziruye ubuturo bwera, kandi bagomeye amategeko. Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira. Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugira ngo hatagira uhita, imidugudu yabo yarasenyutse bituma hatagira uyibamo, nta n'ukihatuye. Nibwira ko uzanyubaha, ukemera guhanwa kugira ngo ubuturo bwaho budasenyuka nk'uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukaga kare barushaho gukora ibizira. Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye n'umujinya wanjye ukaze, kuko isi yose izatsembwaho n'umuriro wo gufuha kwanjye. “Ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry'Uwiteka, no kumukorera bahuje inama. Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y'imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye. Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreye ukancumuraho ntizagukoza isoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera. Ahubwo nzagusigamo ubwoko bw'indogore n'abakene, kandi baziringira izina ry'Uwiteka. Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi habe no kuvuga ibinyoma, n'ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo, kuko bazagaburirwa, bakaryama ari nta wubakanga. “Iririmbire wa mukobwa w'i Siyoni we, rangurura Isirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n'umutima wawe wose, wa mukobwa w'i Yerusalemu we. Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi. Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’ “Nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe bavunwa n'ibibakoza isoni. Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n'izina ryogeye. Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.” Ni ko Uwiteka avuga. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry'Uwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubaka inzu y'Uwiteka ntikiragera.’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti “Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y'ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?” Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n'ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga. “Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n'iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n'inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n'isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.” Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka. Maze Hagayi intumwa y'Uwiteka, abwira abantu ubutumwa batumweho n'Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.” Ni ko Uwiteka avuga. Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, n'umutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n'imitima y'abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubaka inzu y'Uwiteka Nyiringabo Imana yabo, ari ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo. Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n'umwe wako, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n'abasigaye bo muri ubwo bwoko uti ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk'ubusa? Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nk'uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’ ” Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka, kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n'ibyifuzwa n'amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ifeza ni izanjye, n'izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw'iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby'amategeko uti ‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy'umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’ ”Abatambyi baramusubiza bati “Oya.” Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n'uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”Abatambyi baramusubiza bati “Byakwandura.” Maze Hagayi arabasubiza ati “Ni ko n'uyu muryango umeze, n'ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n'icyo bantura cyose kiranduye. None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayeho uhereye icyo gihe kugeza ubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw'Uwiteka. Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa. Nabateje amapfa no kuma n'uruhumbu n'urubura byonona ibyo mwakoraga n'amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga. Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka rushinzwe. Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n'umutini, n'umukomamanga n'umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.” Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi riti “Bwira Zerubabeli umutegeka w'u Buyuda uti ‘Nzatigisa ijuru n'isi kandi nzubika intebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubika amagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we. Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranyije.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti “Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane. Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga. Ba sogokuruza banyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka? Amagambo yanjye n'amategeko yanjye nategetse abagaragu banjye b'abahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati ‘Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye n'ingeso zacu n'ibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.’ ” Ku munsi wa makumyabiri n'ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti: Nijoro nagiye kubona mbona umuntu uhetswe n'ifarashi y'igaju, ahagaze hagati y'ibiti by'imihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi y'amagaju n'ay'ubugondo n'ay'imyeru. Maze ndabaza nti “Ibi ni ibiki, Nyagasani?”Marayika twavuganaga aransubiza ati “Ndabikubwira.” Umuntu wari uhagaze hagati y'imihadasi aravuga ati “Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.” Basubiza marayika w'Uwiteka wari uhagaze hagati y'imihadasi bati “Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.” Marayika w'Uwiteka arabasubiza ati “Uwiteka Nyiringabo uzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n'imidugudu y'u Buyuda, kandi umaze imyaka mirongo irindwi ubarakariye?” Uwiteka asubiza marayika twavuganaga amagambo meza amara umubabaro. Marayika twavuganaga arambwira ati “Rangurura uvuge cyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Yerusalemu n'i Siyoni ifuhe ryinshi. Kandi ndakariye amahanga yiraye uburakari bwinshi, kuko narakariye Abisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenze urugero.’ Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Ngarukiye i Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwa umugozi.’ “Ongera urangurure uvuge uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’ ” Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane. Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n'Abisirayeli n'ab'i Yerusalemu.” Uwiteka anyereka abacuzi bane. Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n'iki?”Aransubiza ati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy'Abayuda akabatatanya.” Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera. Ndamubaza nti “Urajya he?”Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n'uburebure bwaho uko bureshya.” Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira, aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imidugudu itagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi. Ni jye uzababera inkike y'umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga. “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy'ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga. Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, iruka ucike! Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y'ijisho rye. Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w'abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye. “Ririmba unezerwe wa mukobwa w'i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemo imbere. Ni ko Uwiteka avuga. “Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho. Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.” Bantu mwese nimucecekere imbere y'Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera. Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege. Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya marayika. Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.” Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n'imyenda. Marayika w'Uwiteka yari ahagaze aho. Marayika w'Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n'ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha. Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b'ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra. Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw'icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe. Uwo munsi muzahamagarana, umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y'umuzabibu no munsi y'umutini.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk'uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi, arambaza ati “Ubonye iki?”Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy'itabaza cy'izahabu cyose, kandi mbonye n'urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n'amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi. Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw'urwabya, undi wari ibumoso bwarwo.” Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?” Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?”Ndamusubiza nti “Oya, nyagasani.” Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n'ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ” Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw'iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. “Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y'Uwiteka acuragana mu isi yose.” Ndongera ndamubaza nti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw'igitereko cy'amatabaza, undi ukaba ibumoso bwacyo isobanurwa ite?” Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y'imyelayo abiri, ari impande zombi z'imibirikira y'izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n'izahabu asobanurwa ate?” Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?”Ndamusubiza nti “Oya nyagasani.” Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y'Umwami w'isi yose.” Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w'igitabo uguruka. Arambaza ati “Ubonye iki?”Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w'igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n'ubugari bwawo ni mikono cumi.” Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho. Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y'umujura no mu nzu y'urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n'ibiti n'amabuye byayo.” Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Noneho ubura amaso urebe kiriya gisohotse uko kimeze.” Ndabaza nti “Kiriya ni iki?”Aransubiza ati “Kiriya ni indengo isohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.” Kandi dore umutemeri w'ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo. Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w'ibati uremereye ku musozo wayo. Nuko nubura amaso ngiye kubona mbona abagore babiri basohotse bafite umuyaga mu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk'ay'igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere. Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?” Aransubiza ati “Bagiye kubakira uwo mugore inzu mu gihugu cy'i Shinari, niyuzura azashyirwa ukwe muri icyo gihugu.” Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y'imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa. Ku igare rya mbere hari amafarashi y'amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y'imikara. Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga. Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?” Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y'Umwami nyir'isi yose. Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.” Ay'amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo. Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy'ikasikazi, yurūye umwuka wanjye w'uburakari nari narakariye igihugu cy'ikasikazi.” Ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti “Akira amaturo y'abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni. Bazaguhe ifeza n'izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru. Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka. Ni koko ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’ Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw'Uwiteka. “Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.” Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w'ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu. Ubwo ab'i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n'abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha, bari baje no kuvugana n'abatambyi bo mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo n'abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk'uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?” Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti “Bwira abantu bo mu gihugu bose n'abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n'ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa? Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwirira ubwanyu kandi mukinywera? Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiye mu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n'imidugudu yaho ihakikije n'iy'ikusi n'iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’ ” Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti “Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n'impuhwe. Kandi mwe kurenganya abapfakazi n'impfubyi, n'abanyamahanga n'abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’ “Ariko banga kumva bantera umugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva. Ndetse binangiye imitima imera nk'ubutare, ngo batumva amategeko n'amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo. Maze kuko yaranguruye bakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangurura nange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ari umwirare, ntihagira ukunda kuhaca cyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy'igikundiro bari bagihinduye amatongo.” Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ” Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w'ukuri, umusozi w'Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n'abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z'i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane. Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n'abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy'iburasirazuba no mu cy'iburengerazuba, nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by'ukuri, no mu byo gukiranuka.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n'abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw'inzu y'Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y'urusengero yubakwe. Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n'uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw'abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we. Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk'uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kuko hazabaho imbuto z'amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n'ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko. Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyuda n'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere. “Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk'uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n'inzu y'i Buyuda neza, mwitinya. Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby'ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z'amahoro muri mu miharuro yanyu. Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z'ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. Maze ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab'inzu y'i Buyuda iminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n'amahoro.’ ” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n'abaturage bo mu midugudu myinshi, kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’ Bati ‘Natwe turajyayo.’ Ni ukuri koko abantu benshi n'amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y'indimi zose bafate ikinyita cy'umwambaro w'Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ” Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanura ku gihugu cy'i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n'imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane. Ab'i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk'urunda umukungugu, n'izahabu nziza bakayirunda nk'urunda ibyondo byo mu nzira. Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa. Abanyashikeloni bazabireba batinye, n'ab'i Gaza bazababara cyane, n'aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7 Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo. Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n'ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw'Imana, azaba nk'umutware w'u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk'Umuyebusi. Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n'ingabo z'ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n'amaso yanjye. Nezerwa cyane wa mukobwa w'i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w'i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo. Efurayimu nzahakura amagare, n'i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n'imiheto y'intambara izahashira. Azabwira amahanga iby'amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y'isi. Kandi nawe ku bw'isezerano ryawe rihamywa n'amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi. Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri. Kuko mfoye Yuda nk'umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugira inkota y'intwari. Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nk'umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y'ikusi. Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y'imihumetso. Bazanywa basahinde nk'abanywi ba vino, buzure nk'uko inzabya zo ku nkokora z'igicaniro zuzura. Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk'ukiza umukumbi w'abantu be, bazamera nk'amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y'igihugu cye. Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana. Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy'itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y'umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe. Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri. Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y'ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk'ifarashi ye nziza mu ntambara. Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n'urubambo rw'ihema. Muri we hazaturuka n'umuheto w'intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe. Abo bo bazamera nk'intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara. Ab'inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab'inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk'abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira. Abefurayimu bazamera nk'intwari, bazishima mu mitima nk'uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka. Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk'uko bagwiraga. Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n'abana babo kandi bazagaruka. Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy'i Galeyadi n'i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira. Azanyura mu nyanja y'umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n'inkoni y'umwami wa Egiputa izavaho. Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga. Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe. Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye. Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse. Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw'imbagwa. Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye. “Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.” Nuko ndagira ubushyo bw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo. Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe. Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.” Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose. Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka. Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by'ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo. Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y'Uwiteka. Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli. Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by'umushumba gito. Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo. Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry'iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.” Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z'isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n'i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu. Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.” Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso. Abatware b'u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b'i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’ “Uwo munsi abatware b'u Buyuda nzabahindura nk'urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze. “Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y'i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy'inzu ya Dawidi, n'icy'ab'i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy'u Buyuda. Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b'i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo. Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu. “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b'i Yerusalemu umutima w'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'uko umuntu aborogera umwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'uko umuntu agirira umwana we w'imfura ishavu. Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk'uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy'i Megido. Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w'inzu ya Dawidi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'inzu ya Natani ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'inzu ya Lewi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'Abashimeyi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n'abagore babo ukwabo. “Uwo munsi ab'inzu ya Dawidi n'abaturage b'i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n'imyanda.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu. Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota. Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya. Ahubwo azahakana ati ‘Sindi umuhanuzi, ndi umuhinzi w'ubutaka kuko banguze nkiri muto.’ Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n'iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y'incuti zanjye.’ “Byuka wa nkota we, urwane n'umushumba wanjye, urwane n'umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n'abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.” Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara. Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ” Dore hazaba umunsi w'Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe. Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n'abagore bazabenda ku gahato, igice cy'abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa. Maze Uwiteka azahurura arwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara. Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy'umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi. Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose. Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda. Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n'Uwiteka, utari amanywa ntube n'ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo. Kandi uwo munsi amazi y'ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y'iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y'iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba. Kandi Uwiteka azaba Umwami w'isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n'izina rye rizaba rimwe. Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y'umwami bengeramo. Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro. Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane. Kandi i Buyuda hazatera i Yerusalemu, maze ubutunzi bw'amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n'ifeza n'imyambaro byinshi cyane. Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n'inyumbu, n'ingamiya n'indogobe, n'amatungo yose azaba ari muri izo ngerero. Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y'ingando. Nuko umuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura. Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando. Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n'amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando. Uwo munsi ku nzogera z'amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y'Uwiteka zizamera nk'inzabya zo ku gicaniro. Kandi koko inkono z'i Yerusalemu n'iz'i Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāni uzaba mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo. Ijambo ry'Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki. “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ”Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo Amosi 1.11-12; Obad 1-14 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.” Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubake ahari amatongo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubaka ariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandi ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose. N'amaso yanyu azabyirebera namwe muvuge muti ‘Uwiteka ahimbazwe birenze urugabano rwa Isirayeli.’ “Umwana yubaha se n'umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’ Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y'Uwiteka ari amanyagisuzuguriro. Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n'iyo mutambye icumbagira n'irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. “Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye. Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvuga muti ‘Ameza y'Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’ Kandi mujya muvuga muti ‘Uyu murimo uraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n'igicumbagira n'ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza. Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga. “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse. Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n'imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n'ay'ibitambo byanyu muzayoranwa na yo. Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n'amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n'izina ryanjye. Itegeko ry'ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha. Kuko akanwa k'umutambyi gakwiriye guhamya iby'ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y'Uwiteka Nyiringabo. “Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by'amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y'abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by'amategeko. “Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza? Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n'i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w'imana y'inyamahanga. Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane n'utura Uwiteka Nyiringabo amaturo. “Kandi hariho n'ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy'Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe. Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n'iby'umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n'umugore mwasezeranye isezerano. Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n'umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya. “Mwaruhije Uwiteka n'amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y'Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’ “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y'isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk'umuriro w'umucuzi, n'isabune y'abameshi. Kandi azicara nk'ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk'uko bacenshura izahabu n'ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse. Maze amaturo y'i Buyuda n'i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk'uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize. “Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho. “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’ Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’ Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura? Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’ ” Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk'uko umuntu ababarira umwana we umukorera. Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n'abanyabyaha, abakorera Imana n'abatayikorera. “Dore hazaba umunsi utwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro. Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Nimwibuke amategeko y'umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay'Abisirayeli bose, yari amategeko n'amateka. “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w'Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.” Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya: Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se, Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni, Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya, Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa, Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya, Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya, Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya, Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni. Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli, Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori, Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi, Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo. Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane. Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. Akibitekereza, marayika w'Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy'Umwuka Wera. Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”,risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. Yosefu akangutse abigenza uko marayika w'Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU. Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’ ” Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri, abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.” Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho. Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane. Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi. Baburizwa n'Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.” Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa, agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.” Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge. Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Induru yumvikaniye i Rama,Yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be,Yanga guhozwa kuko batakiriho.” Herode amaze gupfa, marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati “Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli. Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n'Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy'i Galilaya, atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.” Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw'i Yudaya ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo“Ijwi ry'urangururira mu butayu ati‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,Mugorore inzira ze.’ ” Yohana uwo yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura. Maze ab'i Yerusalemu n'ab'i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari, ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze. Abonye Abafarisayo n'Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera? Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye. Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro. Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro, intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.” Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize. Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?” Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera. Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho, maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Luka 9.35 Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi, amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.” Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’ ” Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo‘Izagutegekera abamarayika bayo,Bakuramire mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera. Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya. Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali,Hafi y'inyanja hakurya ya Yorodani,N'i Galilaya y'abapagani, Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi,kandi abari bicaye mu gihugu cy'urupfu no mu gicucu cyarwo,Bamurikirwa n'umucyo.” Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Agenda iruhande rw'inyanja y'i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b'abantu.” Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira. Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara. Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira. Yesu agenderera ab'i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza n'indwara zose n'ubumuga bw'abantu. Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n'indembe barwaye indwara zitari zimwe, n'abatewe n'abadayimoni, n'abarwaye ibicuri n'ibirema arabakiza. Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n'i Dekapoli, n'i Yerusalemu n'i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo ati “Hahirwa abakene mu mitima yabo,Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa abashavura,Kuko ari bo bazahozwa. Hahirwa abagwa neza,Kuko ari bo bazahabwa isi. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka,Kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi,Kuko ari bo bazazigirirwa. Hahirwa ab'imitima iboneye,Kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abakiranura,Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana. Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka,Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere. “Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. “Muri umucyo w'isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru. Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. “Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n'abacamanza.’ Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n'abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w'i Gehinomu. Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y'igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe. “Wikiranure vuba n'ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y'imbohe. Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe. “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Ijisho ryawe ry'iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. N'ikiganza cyawe cy'iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’ Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye. “Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y'Imana, cyangwa isi kuko ari yo ntebe y'ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw'Umwami ukomeye. Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze. Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi. “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n'iryinyo rihōrerwe irindi.’ Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w'iburyo, umuhindurire n'uw'ibumoso, umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n'umwitero, ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri. Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo. “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura. Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo? Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka. “ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. “ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumoso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. “ ‘Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba. Nuko musenge mutya muti“ ‘Data wa twese uri mu ijuru,Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze,Ibyo ushaka bibeho mu isi,Nk'uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi, Uduharire imyenda yacu,Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, Ntuduhāne mu bitwoshya,Ahubwo udukize Umubi,Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe,None n'iteka ryose. Amen. ’ “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu. “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera. “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n'umutima wawe uzaba. “Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi! “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi. “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo. “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so. “Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya. “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe. “Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. “Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro. Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo. “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ “Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. “Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.” Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi babo. Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w'abasirikare aramwinginga ati “Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.” Aramubwira ati “Ndaza mukize.” Umutware w'abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli. Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru, ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk'uko wizeye.”Umugaragu we akira uwo mwanya. Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga, amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira. Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n'abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n'indwara zacu.” Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya. Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.” Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.” Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.” Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.” Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n'inyanja, biratuza rwose. Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira!” Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?” Hirya yabo hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha. Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w'ingurube.” Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi. Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n'iby'abari batewe n'abadayimoni. Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo. Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w'iwabo. Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.” Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.” Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’? Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.” Arabyuka aragenda, arataha. Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo. Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha, basangira na Yesu n'abigishwa be. Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?” Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n'Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n'umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa. “Nta wutera ikiremo cy'igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.” Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.” Yesu arahaguruka, amukurikirana n'abigishwa be. Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n'ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.” Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya. Yesu ageze mu muryango w'inzu y'uwo mutware, abona abavuza imyirongi n'abantu benshi baboroga arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane. Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka. Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose. Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.” Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?”Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.” Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk'uko mwizeye.” Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.” Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu. Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni. Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk'ibi muri Isirayeli.” Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” Yesu agenda mu midugudu n'ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza indwara zose n'ubumuga bwose. Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk'intama zitagira umwungeri. Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n'ubumuga bwose. Amazina y'intumwa cumi n'ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w'ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zelote, na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y'Abasamariya, ahubwo mujye mu ntama zazimiye z'umuryango wa Isirayeli. Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi. Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, cyangwa imvumba y'urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga. “Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo. Nimwinjira mu nzu mubaramutse, inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire. Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu. Ndababwira ukuri yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu n'i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy'uwo mudugudu. “Dore mbatumye muri nk'intama hagati y'amasega, nuko mugire ubwenge nk'inzoka, kandi muzabe nk'inuma mutagira amahugu. Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, bazabashyīra abatware n'abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n'imbere y'abapagani. Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w'uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya. Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha. “Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, n'abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe. Muzangwa n'abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w'umuntu ataraza. “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n'umugaragu ntaruta shebuja. Birahagije ko umwigishwa amera nk'umwigisha, n'umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir'urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe! “Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana. Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n'ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y'amazu. Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n'umubiri muri Gehinomu. Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi. “Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru. “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe. “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye. Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye. Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y'umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y'umukiranutsi. Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y'aho. Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye. Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z'abami! Ariko mwajyanywe n'iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane. Uwo ni we wandikiwe ngo‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,Izakubanziriza igutunganirize inzira.’ “Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n'abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta. Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Kuko abahanuzi bose n'amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana, kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. Ufite amatwi yumva niyumve. “Ariko ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Bameze nk'abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’ Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.” Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye. Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu. Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none. Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.” Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha. “Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.” Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y'amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!” Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n'abo bari bari kumwe, ko yinjiye mu nzu y'Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine? Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo? Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano. Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza, kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato.” Avayo ajya mu isinagogi yabo, asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega. Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo? Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.” Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.”Arakurambura, kurakira kuba nk'ukundi. Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica. Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose, arabahana ngo batamwamamaza ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije,Umutima wanjye ukamwishimira.Nzamushyiramo Umwuka wanjye,Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza,Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye. Urubingo rusadutse ntazaruvuna,Kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya,Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe, kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka. Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?” Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w'abadayimoni.” Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n'umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute? Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza. Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo. “Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye? “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza. Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. “Nimwite igiti cyiza n'imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n'imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n'imbuto zacyo. Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga. Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. “Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” Nuko bamwe mu banditsi n'Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.” Na we arabasubiza ati “Abantu b'igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy'umuhanuzi Yona. Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu. Ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano. Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano. “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe. Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.” Akivugana n'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we. Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.” Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data. Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy'inyanja. Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya. Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati“Umubibyi yasohoye imbuto. Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo. Ufite amatwi niyumve.” Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?” Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe, kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n'icyo yari afite. Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n'iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona. Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima,Bagahindukira ngo mbakize.’ “Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva. Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve. “Nuko nimwumve umugani w'umubibyi. Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira. Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha. Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere. Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.” Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we, nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda. Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka. Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’ Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’ Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n'amasaka, mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ” Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we. Na ko ni gato hanyuma y'imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.” Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y'ifu kugeza aho iri busemburwe yose.” Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani, kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw'isi.” Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w'urukungu rwo mu murima.” Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu, umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b'ubwami, urukungu ni abana b'Umubi, umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y'isi, abasaruzi ni abamarayika. Nk'uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y'isi. Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe, babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve. “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima. “Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umutunzi ushaka imaragarita nziza, abonye imaragarita imwe y'igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura. “Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z'amoko yose. Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita. Uko ni ko bizaba ku mperuka y'isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi, babajugunye mu itanura ry'umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. “Ayo magambo yose aho murayumvise?”Baramusubiza bati “Yee.” Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugo utanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.” Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” Ibye birabagusha.Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo no mu nzu yabo.” Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n'uko batamwizeye. Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.” Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y'imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.” Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi. Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abararitswe, ashimisha Herode. Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose. Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw'indahiro yarahiriye imbere y'abasangiraga na we, atuma mu nzu y'imbohe ngo bace igihanga cya Yohana. Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina. Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu. Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy'ubutaka. Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi. Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.” Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.” Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n'ifi ebyiri.” Arababwira ati “Nimubinzanire hano.” Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu. Bararya bose barahāga, bateranya ubuvungukira bw'imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n'ebyiri. Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, abagore n'abana batabariwemo. Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine. Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n'umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere. Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja bahagarika imitima, batakishwa n'ubwoba bati “Ni umuzimu.” Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.” Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y'amazi.” Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y'amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.” Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w'Imana.” Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti. Ab'aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose, baramwinginga ngo bakore ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira. Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry'Imana imigenzo yanyu? Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’ Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’ Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,Ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa,Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ ” Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe. Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.” Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?” Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa. Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.” Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.” Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka? Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo? Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. Kuko mu mutima w'umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi. Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.” Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.” Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.” Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.” Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.” Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.” Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira. Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamuka umusozi aricara. Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza, bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli. Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.” Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?” Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?”Baramusubiza bati “Ni irindwi n'udufi duke.” Ategeka abantu ko bicara hasi. Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu. Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi. Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo. Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani. Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe. Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda. Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima. Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.” Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.” Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima? Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe? Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe? Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.” Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w'imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y'Abafarisayo n'iy'Abasadukayo. Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?” Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho.” Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’ Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo. Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu. Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu.” Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe? Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w'umuntu aziye mu bwami bwe.” Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y'umusozi muremure bonyine. Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyenda ye yera nk'umucyo. Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.” Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.” Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane. Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.” Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine. Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w'umuntu azazukira.” Abigishwa be baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?” Arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya. Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugira uko bashaka. N'Umwana w'umuntu ni ko bazamugira.” Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza. Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.” Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.” Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira. Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?” Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. [ Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.]” Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w'umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n'abantu, bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.”Barababara cyane. Bagera i Kaperinawumu, abantu basoresha umusoro w'ididarakama baza aho Petero ari baramubaza bati “Mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?” Arabasubiza ati “Arayitanga.”Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n'ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” Aramusubiza ati “Ni rubanda.”Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo. Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.” Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo, arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi nk'uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. Uwemera umwana umwe muto nk'uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye. “Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja. Isi izaboneshwa ishyano n'ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano. “Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi. Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y'umuriro ufite amaso yombi. “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru. [ Umwana w'umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye.] “Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n'icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye? Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo urwenda n'icyenda zitazimiye. Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n'umwe muri aba bato urimbuka. “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro. “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi. Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umwami washatse kubarana n'abagaragu be umubare w'ibyo yababikije. Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu. Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n'umugore we n'abana be n'ibyo afite byose, ngo umwenda ushire. Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’ Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda. “Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’ Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’ Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y'imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda. Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose. Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze, nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk'uko nakubabariye?’ Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose. “Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.” Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy'i Yudaya hakurya ya Yorodani. Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo. Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n'umugore, ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?” Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” Abigishwa be baramubwira bati “Iby'umugabo n'umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.” Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe. Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n'inkone zakonwe n'abantu, hariho n'inkone zīkona ubwazo ku bw'ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.” Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha. Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo. Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.” Aramubaza ati “Ni ayahe?”Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?” Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi. Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?” Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.” Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?” Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucire imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli imanza. Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho. Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere. “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. Asezerana n'abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’ Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n'isaha cyenda, abigenza atyo. Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’ “Bugorobye nyir'uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’ Abatangiye mu isaha cumi n'imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. Bazihawe bitotombera nyir'uruzabibu bati ‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n'izuba!’ “Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe, mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’ “Uko ni ko ab'inyuma bazaba ab'imbere, kandi ab'imbere bazaba ab'inyuma.” Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n'abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica. Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.” Maze nyina wa bene Zebedayo azana n'abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba. Na we aramubaza ati “Urashaka iki?”Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.” Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?”Bati “Turabibasha.” Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.” Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira. Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw'inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?” Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.” Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira. Bageze bugufi bw'i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n'iyayo, muziziture muzinzanire. Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.” Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo “Mubwire umukobwa w'i Siyoni muti‘Dore umwami wawe aje aho uri,Ari uw'ineza ahetswe n'indogobe,N'icyana cy'indogobe.’ ” Ba bigishwa baragenda bakora nk'uko Yesu yabategetse, bazana indogobe n'iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho. Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira. Itara ry'abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!” Ageze i Yerusalemu ab'umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?” Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w'i Nazareti y'i Galilaya.” Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw'Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.” Nuko impumyi n'ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza. Ariko abatambyi bakuru n'abanditsi babonye ibitangaza akoze, n'abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara. Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?”Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k'abana bato n'abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo. Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. Abona umutini iruhande rw'inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma. Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?” Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk'iby'umutini gusa, ahubwo mwabwira n'uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho. Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.” Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?” Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?”Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.”Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo. “Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda. Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo. Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?”Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.”Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b'ikoro n'abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw'Imana. Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b'ikoro n'abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere. “Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze. Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye. Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo. Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. “Mbese nyir'uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?” Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.” Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo‘Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka!Ibyo byavuye ku Uwiteka,Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ “Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw'Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. [ Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.]” Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga. Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi. Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umwami wacyujije ubukwe bw'umwana we arongora, atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza. Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n'inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’ “Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe, abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica. Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo. Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye. Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’ Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n'abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa. “Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w'ubukwe. Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w'ubukwe?’ Na we arahora rwose. Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n'amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’, kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.” Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y'uko bari bumutegeshe amagambo. Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y'Imana by'ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese. Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? Nimunyereke ifeza y'umusoro.”Bamuzanira idenariyo. Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.” Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda. Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati “Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se. Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we. Nuko n'uwa kabiri n'uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?” Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z'Imana. Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru. Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima.” Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe. Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, umwe muri bo w'umwigishamategeko amubaza amugerageza ati “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere. N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho.” Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati “Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?”Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.” Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n'Umwuka amwita umwami we ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’ Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?” Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza. Maze Yesu avugana n'iteraniro ry'abantu n'abigishwa be ati “Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora. Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo. Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo, kandi bakunda imyanya y'abakuru mu birori, n'intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi. Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo. Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu. Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru. “Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [ Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z'abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.] “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu. “Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu? Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro? Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n'ibikiriho byose, kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n'Irubamo. Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y'Imana n'Iyicaraho. “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n'imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke. Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri. “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda. Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza. “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y'abapfuye n'ibihumanya byose. Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n'ubugome. “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z'abakiranutsi, mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y'abahanuzi.’ Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b'abishe abahanuzi. Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu. Mwa nzoka mwe, mwa bana b'incira mwe, muzahunga mute iteka ry'i Gehinomu? Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo, muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y'Ahera h'urusengero n'igicaniro. Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe. “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ” Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?” Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, n'uzaba ari hejuru y'inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, n'uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato, kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n'umwe, ariko ku bw'intore iyo minsi izagabanywaho. “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere. Kuko nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba. “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira. “Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo. “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. “Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba, kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba. Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare. “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo. “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose. Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n'abasinzi, shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, amucemo kabiri amuhanane n'indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’ “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe. “Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja. “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye. Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo? Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’ “Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk'uko umwungeri arobanura intama mu ihene, intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba.’ “Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe tuza kugusūra?’ Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, ari jye mwabikoreye.’ “Azabwira n'abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be, kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y'imbohe ntimwansūra.’ “Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’ Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’ Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.” Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w'umuntu azagambanirwa abambwe.” Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuru witwaga Kayafa, bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice. Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.” Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe, umugore aza aho ari afite umukondo w'amavuta meza, ameze nk'amadahano y'igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya. Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa, ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?” Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza? Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka. Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa. Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu, aherako ashaka uburyo yamubagenzereza. Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?” Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.’ ” Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika. Bugorobye yicarana n'abigishwa cumi na babiri ngo basangire. Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.” Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?” Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire. Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.” Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?”Aramusubiza ati “Wakabimenye.” Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.” Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.” Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono. Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w'intama usandare.’ Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.” Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.” Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N'abandi bigishwa bose bavuga batyo. Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.” Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane. Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.” Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.” Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.” Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye. Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n'aya mbere. Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha. Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.” Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero kinini gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko. Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.” Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura. Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.”Maze baraza basumira Yesu, baramufata. Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi. Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n'inkota. Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n'ebyiri? Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe? Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bisohore.”Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga. Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n'abakuru bari bateraniye. Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo. Maze abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica, barabibura nubwo haje abagabo b'ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw'Imana, akarwubaka mu minsi itatu.” Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.” Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.” Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati “Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?” Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.” Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.” Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.” Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.” Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.” Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.”Muri ako kanya inkoko irabika. Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane. Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n'abakuru b'ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu. Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato. Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n'abakuru bya bice by'ifeza mirongo itatu ati “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.” Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika. Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by'ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw'Imana, kuko ari ibiguzi by'amaraso.” Bajya inama bazigura isambu y'umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi. Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y'amaraso na bugingo n'ubu. Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by'ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy'uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye, babigura isambu y'umubumbyi nk'uko Uwiteka yanyeretse.” Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y'umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.” Abatambyi bakuru n'abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato. Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?” Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane. Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga. Icyo gihe bari bafite imbohe y'ikimenywabose, yitwaga Baraba. Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?” Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije. Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y'imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.” Ariko abatambyi bakuru n'abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu. Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?”Bati “Ni Baraba.” Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?”Bose bati “Nabambwe!” Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!” Nuko Pilato abonye ko arushywa n'ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y'abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw'amaraso y'uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.” Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.” Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe. Maze abasirikare b'umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose. Baramucuza, bamwambika umwenda w'umuhemba, baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!” Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe. Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba. Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu. Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga, bamuha vino ivanze n'indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa. Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira, bicara aho baramurinda. Bashyira hejuru y'umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W'ABAYUDA.” Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso. Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w'Imana, manuka uve ku musaraba.” Abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru na bo bashinyagura batyo bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w'Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera. Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w'Imana.’ ” N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo. Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda. Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.” Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha. Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.” Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga. Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka, ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa, bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi. Umutware utwara umutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w'Imana.” Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera. Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo. Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu. Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha. Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera, ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva, aragenda. Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva. Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranira kwa Pilato. Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka. Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.” Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.” Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n'umunwa w'igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari. Nuko umunsi w'isabato ushize, ku wa mbere w'iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w'Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. Ishusho ye yasaga n'umurabyo, n'imyenda ye yeraga nk'urubura. Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n'abapfuye. Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. Ntari hano kuko yazutse nk'uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.” Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be. Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.” Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose. Bateranira hamwe n'abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.” Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n'ubu. Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya. Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.” Itangiriro ry'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana. Nk'uko byanditswe n'umuhanuzi Yesaya ngo“Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,Izatunganya inzira yawe.” “Ijwi ry'urangururira mu butayu ati‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,Mugorore inzira ze.’ ” Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha. Abatuye mu gihugu cy'i Yudaya n'ab'i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze. Yohana yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura. Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw'inkweto ze. Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.” Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y'i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani. Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n'inuma. Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.” Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera. Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw'Imana ati “Igihe kirasohoye, ubwami bw'Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” Anyura iruhande rw'inyanja y'i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira. Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura. Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n'abakozi be, baramukurikira. Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha. Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi. Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati “Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w'Imana.” Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo. Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y'inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n'abadayimoni na bo baramwumvira!” Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n'i Galilaya. Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya. Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye. Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira. Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n'abatewe n'abadayimoni, ab'umudugudu wose bateranira ku irembo. Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi. Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo. Simoni n'abandi bari kumwe na we baramukurikira, bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.” Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.” Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni. Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.” Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira. Akimusezerera aramwihanangiriza cyane ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.” Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari. Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu. Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry'Imana. Haza abantu bane bahetse ikirema, ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y'inzu aharinganiye n'aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema. Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?” Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’? Ariko nimumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.” Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!” Avayo yongera kunyura iruhande rw'inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha. Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y'uwo bafungura, abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha basangira na Yesu n'abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi. Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!” Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n'umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa. Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa. “Nta wudoda ikiremo cy'igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya.” Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo. Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?” Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n'abo bari bari kumwe, ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari bari kumwe?” Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu si bo babayeho ku bw'isabato, ni cyo gituma Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato na yo.” Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko, bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”Baramwihorera. Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira. Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica. Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya n'i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari. Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga. Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho. Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w'Imana.” Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza. Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari. Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni. Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b'inkuba”, na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti, na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye. Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura. Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze. Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani? Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho. Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho, cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho. “Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye. “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.” Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni. Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze. Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.” Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data: umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” Yongera kwigishiriza mu kibaya cy'inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo. Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto. Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.” Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.” Yiherereye, abari kumwe na we n'abo cumi na babiri, bamusobanuza iby'uwo mugani. Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani ngo‘Kureba babirebe ariko be kubibona,No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ” Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby'uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute? Umubibyi ni ubiba ijambo ry'Imana. Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo. N'izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha. Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere. Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.” Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y'urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo? Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. Ufite amatwi yumva niyumve.” Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho, kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n'icyo yari afite.” Arongera arababwira ati “Ubwami bw'Imana bugereranywa n'umuntu ubibye imbuto mu butaka, akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n'imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze. Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.” Kandi aravuga ati “Mbese ubwami bw'Imana twabugereranya n'iki? Cyangwa twabusobanuza mugani ki? Bwagereranywa n'akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y'imbuto zose zo mu isi, karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.” Akomeza kubigishiriza ijambo ry'Imana mu migani myinshi nk'iyo, mu buryo bashobora kumva. Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye. Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.” Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n'andi mato hamwe na bwo. Nuko ishuheri y'umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa. Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?” Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose. Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?” Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n'inyanja bimwumvira?” Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni. Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho waba umunyururu, kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururu y'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha. Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye. Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira, ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n'agashinyaguro” (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”) Aramubaza ati “Witwa nde?”Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.” Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu. Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.” Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri. Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n'abo mu ngo baza kureba uko bibaye. Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk'abandi, baratinya. Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurube babitekerereza abandi, baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo. Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane, ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.” Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa. Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja. Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.” Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga. Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara. Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.” Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago. Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n'abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?” Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ” Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho. Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby'ukuri byose. Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.” Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.” Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo. Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasanga urusaku rw'abarira n'ababoroga cyane. Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari. Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ” Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane. Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana. Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he? Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.” Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza, atangazwa n'uko batizeye.Agendagenda mu birorero impande zose yigisha. Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni. Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.” Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo. Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane, birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira. Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.” Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.”Abandi bati “Ni umuhanuzi nk'abandi bahanuzi.” Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”, kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y'imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye. Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.” Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo, kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe. Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n'abatwara ingabo n'abakire b'i Galilaya ngo baze mu birori. Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n'abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w'ubwami bwanjye.” Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.” Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n'ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima. Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y'imbohe, akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina. Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva. Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zigishije. Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya.” Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre. Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy'ubutaka babatangayo. Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi. Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze, basezerere bajye mu ngo no mu birorero by'impande zose, bihahire yo ibyo kurya.” Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.”Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y'idenariyo magana abiri tuyibahe barye?” Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.”Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n'ifi ebyiri.” Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko. Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo. Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburira bose. Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira bw'imitsima n'ubw'ifi, bwuzura intonga cumi n'ebyiri. Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu. Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu. Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga. Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine. Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja, asa n'ushaka kubanyuraho. Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka, kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.” Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane kuko batari basobanukiwe n'ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe. Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti batsīka aho. Bacyomoka ab'aho bamenya Yesu, birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise. N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira. Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari. Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi, kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza. Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse. Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.) Abafarisayo n'abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?” Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,Ariko imitima yabo indi kure. Bansengera ubusa,Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ “Itegeko ry'Imana murirekera gukomeza imigenzo y'abantu.” Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry'Imana ngo muziririze imigenzo yanyu, kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’ Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’), muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina, nuko ijambo ry'Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi byinshi mukora nk'ibyo.” Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve. Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [ Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.]” Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby'uwo mugani. Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya, kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw'ibyokurya byose. Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya, kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi, ubwibone n'ubupfu. Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.” Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha. Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y'ibirenge bye. Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we. Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.” Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza zirya ubuvungukira bw'abana.” Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.” Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo. Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli. Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza. Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi. Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.” Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimi rwe irahambuka avuga neza. Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose. Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.” Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” Abigishwa be baramubaza bati “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?” Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi.” Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha. Bari bafite n'udufi duke na two aradushimira, ategeka ko batubaha. Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi. Bari nk'ibihumbi bine, arabasezerera. Uwo mwanya yikirana mu bwato n'abigishwa be, ajya mu mpande z'i Dalumanuta. Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza. Asuhuza umutima cyane ati “Ab'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri yuko ab'iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.” Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya. Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe. Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'umusemburo wa Herode.” Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafite umutsima.” Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe! Kuko mufite amaso ntimurebe, mufite amatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka? Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe?”Baramusubiza bati “Ni cumi n'ebyiri.” “Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe?”Baramusubiza bati “Ni birindwi.” Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?” Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho. Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyo ureba?” Irararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n'ibiti bigenda.” Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra irakira isigara ireba byose neza. Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushye winjira mu kirorero.” Yesu avanayo n'abigishwa be, ajya mu birorero by'i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?” Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”Petero aramusubiza ati “Uri Kristo.” Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira. Aherako abigisha uburyo Umwana w'umuntu akwiriye kuzababazwa uburyo bwinshi, akangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka. Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana. Ariko Yesu ahindukiye areba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subira inyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby'Imana, ahubwo ari iby'abantu.” Ahamagara abantu n'abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza azabukiza. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe? Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy'ubusambanyi kandi kibi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n'abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.” Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw'Imana buzanye ububasha batarapfa.” Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y'umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo. Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu. Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya.” Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose. Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.” Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo. Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w'umuntu amaze kuzuka. Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?” Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?” Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk'uko byanditswe ku Mwana w'umuntu na we. Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk'uko byanditswe kuri we.” Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry'abantu ribakikije, n'abanditsi bajya impaka na bo. Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa. Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z'ibiki?” Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga, aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.” Arabasubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.” Baramumuzanira.Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro. Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?”Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana. Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.” Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.” Uwo mwanya se w'uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.” Yesu abonye iryo teraniro ry'abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.” Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n'upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.” Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara. Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?” Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n'ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya, kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w'umuntu azagambanirwa, agafatwa n'abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka. Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza. Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?” Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z'umukuru wabo uwo ari we. Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw'imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose.” Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati “Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.” Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.” Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije, kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu. Umuntu uzabaha agacuma kamwe k'amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja. Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriro utazima ufite amaboko yombi, [ aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’] N'ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [ aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n'umuriro ntuzime.’] N'ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’ “Kandi umuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'uko umunyu usāba ibyokurya. “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.” Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy'i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry'abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk'uko yamenyereye. Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?” Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?” Baramusubiza bati “Mose yemeye ko umuntu yandika urwandiko rwo kumusenda ngo abone uko amwirukana.” Yesu arababwira ati “Icyatumye abandikira iryo tegeko, ni uko imitima yanyu yari inangiwe. Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n'umugore. Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” Bageze mu nzu, abigishwa bongera kumubaza iryo jambo. Arababwira ati “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n'umugore wahukana n'umugabo we agashyingirwa undi, aba asambanye.” Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha. Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.” Arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza. Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana. Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ” Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi. Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!” Abigishwa be batangazwa n'amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw'Imana! Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.” Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.” Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.” Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n'abana, n'amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho. Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.” Bari mu nzira bazamuka bajya i Yerusalemu, Yesu abagiye imbere baratangara, bakimukurikiye baratinya. Arobanura abo cumi na babiri barajyana, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani, bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba bamwice, iminsi itatu nishira azazuka.” Nuko Yakobo na Yohana bene Zebedayo baramwegera, baramubwira bati “Mwigisha, turashaka ko uduha icyo tugusaba cyose.” Arababaza ati “Murashaka ko mbaha iki?” Baramusubiza bati “Uduhe kuzicara mu bwiza bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.” Maze Yesu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?” Baramusubiza bati “Turabishobora.” Yesu arababwira ati “Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n'umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe, ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso si jye ubigaba, ahubwo bibikiwe abo byateguriwe.” Ba bandi cumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohana. Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b'amahanga bayatwaza igitugu, n'abakomeye bo muri yo bakayategeka. Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose, kuko Umwana w'umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n'abigishwa be n'abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w'impumyi yicaye iruhande rw'inzira. Yumvise ko Yesu w'i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.” Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.”Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.” Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.” Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.”Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. Bageze bugufi bw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane. Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.” Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura. Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?” Nabo babasubiza nk'uko Yesu yababwiye, barabemerera. Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho. Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira. Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka, hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!” Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri. Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza. Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini. Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva. Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero. Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.” Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe. Bugorobye asohoka mu murwa. Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.” Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [ Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ” Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?” Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora. Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.” Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri. Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.”Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.” Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu. Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amāra masa. Shebuja yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo bamurema uruguma mu mutwe, baramuhemura. Atuma undi uwo we baramwica, n'abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica. Bigeze aho asigarana umwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumaho ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ Ariko abo bahinzi baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y'uruzabibu. “Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi. Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo‘Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka? Ibyo byavuye ku Uwiteka,Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ” Bashaka uburyo bamufata kuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusiga aho baragenda. Bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n'Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo. Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera? Tuwutange cyangwa turorere?”Ariko amenya uburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.” Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?”Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.”Baramutangarira cyane. Maze Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa agasiga umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se. Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana, uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n'uwa gatatu amera atyo na we, ndetse bose uko ari barindwi bapfa basize ubusa, hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?” Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw'Imana? Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru. Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n'Imana ya Isaka, n'Imana ya Yakobo’? Imana si Imana y'abapfuye ahubwo ni iy'abazima, mwarahabye cyane.” Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe?” Yesu aramusubiza ati “Iry'imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje.” Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati “Nturi kure y'ubwami bw'Imana.”Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza. Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi? Dawidi ubwe yabwirijwe n'Umwuka Wera aravuga ati‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’ Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe. Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y'abakuru bari mu birori. Barya ingo z'abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.” Yicara yerekeye isanduku y'amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi. Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta. Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.” Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?” Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati “Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?” Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi. Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. “Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabere ubuhamya. Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose. Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera. Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe. Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. “Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, n'uzaba ari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo, n'uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we. “Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano! Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y'imbeho, kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho. “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere, kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba. “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n'ubwiza. Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru. “Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data. Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. Ni nk'umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso. Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir'urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, atazabatungura agasanga musinziriye. Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ” Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice, ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.” Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusuka ku mutwe. Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa, ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera. Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane? Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka. Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho. Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza. Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?” Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire. Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’ Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.” Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Bugorobye azana n'abo cumi na babiri. Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.” Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?” Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo. Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.” Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.” Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose. Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi. Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.” Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono. Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’ Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.” Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.” Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.” Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”Nuko bose bavuga batyo. Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.” Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane. Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.” Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge. Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe? Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.” Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere. Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza. Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha. Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.” Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru. Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.” Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura. Baramusumira, baramufata. Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi. Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.” Maze abe bose baramuhāna barahunga. Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w'igitare, baramufata basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa. Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho. Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yota umuriro. Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura. Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye. Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’ ” Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye. Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?” Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.” Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa. Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N'abagaragu bamukubita inshyi. Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru, abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.” Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika. Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.” Na we yongera kubihakana.Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.” Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.” Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira. Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato. Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.” Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi. Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?” Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara. Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye. Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome. Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk'uko yamenyereye. Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?” Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga. Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.” Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w'Abayuda?” Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.” Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.” Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe. Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana. Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika, baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!” Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya. Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba. Batangīra umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu. Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.” Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa. Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngo umuntu amenye uwo ari butware. Bamubambye ku isaha eshatu. Urwandiko rw'ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W'ABAYUDA.” Bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n'undi ibumoso. [ Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n'abanyabyaha.”] Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe bavuga bati “Ngaho wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize umanuke uve ku musaraba.” Abatambyi bakuru n'abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Kristo, Umwami w'Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.”Ndetse n'abari babambanywe na we baramutuka. Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda. Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.” Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuza inzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambūra.” Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera. Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Umutware utwara umutwe w'abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w'Imana.” Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome. Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu. Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato, Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w'abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko. Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi. Na we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva. Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe. Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga. Nuko mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe. Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w'igituro?” Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane. Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane. Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’ ” Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi. Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune. Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera. Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi. Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo. Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka. Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana. Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.] Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy'imvaho cy'ibyemewe natwe rwose, nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana. Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose, kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby'ukuri. Ku ngoma ya Herode umwami w'i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti. Bombi bari abakiranutsi imbere y'Imana, bagendera mu mategeko n'imihango by'Umwami Imana bose ari inyangamugayo. Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru. Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w'ubutambyi imbere y'Imana, kuko umugabane we utahiwe n'igihe, ubufindo buramufata nk'uko umugenzo w'abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw'Uwiteka kōsa imibavu. Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze. Maze marayika w'Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw'igicaniro cy'imibavu, Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba, ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. Azakubera umunezero n'ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y'Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina. Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.” Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndi umusaza n'umugore wanjye akaba ari umukecuru?” Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza. Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.” Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n'uko atinze mu rusengero. Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. Iminsi y'imirimo ye ishize asubira iwe. Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.” Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu mudugudu w'i Galilaya witwa i Nazareti, ku mwari wari warasabwe n'umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya. Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.” Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo. Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.” Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?” Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana. Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.” Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w'Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda. Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy'urukiga mu mudugudu w'i Yudaya, yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti. Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n'imbuto yo mu nda yawe irahirwa. Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w'Umwami wanjye angendereye? Ijwi ry'indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima. Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.” Mariya aravuga ati“Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, N'ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, Kuko yabonye ubukene bw'umuja wayo,Kandi uhereye none ab'ibihe byose bazanyita Uhiriwe. Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,N'izina rye ni iryera. Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,Uko ibihe bihaye ibindi. Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe,Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo. Anyaze abakomeye intebe zabo,Ashyize hejuru aboroheje. Abashonje yabahagije ibyiza,Naho abakire yabasezereye amāra masa. Atabaye Isirayeli umugaragu we,Kuko yibutse imbabazi ze, Yasezeranije ba sogokuruza,Ko azazigirira Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.” Nuko Mariya amara amezi nk'atatu kwa Elizabeti, abona gutaha. Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu. Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we. Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya. Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.” Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!” Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita. Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.” Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana. Abaturanyi bose baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudaya yose. Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k'Umwami Imana gukomeza kubana na we. Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati “Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli,Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura. Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza,Mu nzu y'umugaragu wayo Dawidi, (Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo,Bahanuraga uhereye kera kose.) Kudukiza abanzi n'amaboko y'abatwanga bose, Kugirira ba sogokuruza imbabazi,No kwibuka isezerano ryayo ryera, Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu, Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu,Tuzayisenga tudatinya, Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose. “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w'Isumbabyose,Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze, No kumenyesha abantu be iby'agakiza,Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo. Ku bw'umutima w'imbabazi w'Imana yacu,Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru, Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.” Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli. Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w'iwabo. Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w'i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi. Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvure w'inka.” Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti “Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.” Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka. Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko babibwiwe. Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye. Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe. Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye. Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana, (nk'uko byanditswe mu mategeko y'Umwami ngo “Umuhungu wese w'uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”), batamba n'igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko y'Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri.” I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana. Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk'uko umuhango w'amategeko wari uri, Simiyoni aramuterura ashima Imana ati “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze, Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, Ako witeguye mu maso y'abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga,No kuba ubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.” Se na nyina batangazwa n'ayo magambo avuzwe kuri we. Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n'ikimenyetso kigīrwa impaka, ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.” Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n'umugabo we imyaka irindwi, noneho amara imyaka mirongo inani n'ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro. Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw'i Yerusalemu. Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we. Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika. Nuko amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'uko umugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri. Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi. Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo, bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza. Abamwumvise bose batangazwa n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza. Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.” Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” Ntibasobanukirwa n'iryo jambo ababwiye. Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we. Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu. Nuko mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w'i Yudaya, na Herode ari umwami w'i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n'uw'igihugu cy'i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene, Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry'Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu. Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha, nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amagambo y'umuhanuzi Yesaya ngo“Ijwi ry'urangururira mu butayu ati‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,Mugorore inzira ze. Igikombe cyose kizuzuzwa,N'umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa,N'ibigoramye bizagororoka,N'inzira zidaharuwe zizaharurwa. Abantu bose bazabona agakiza k'Imana.’ ” Nuko abwira iteraniro ry'abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera? Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. N'ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro.” Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?” Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n'ufite ibyokurya nagire atyo na we.” N'abakoresha b'ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubaza bati “Mwigisha, tugire dute?” Arabasubiza ati “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe.” N'abasirikare na bo baramubaza bati “Natwe tugire dute?”Arabasubiza ati “Ntimukagire umuntu muhongesha cyangwa ngo mumurege ibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.” Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo. Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro. Intara ye iri mu kuboko kwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunike mu kigega cye naho umurama azawucanisha umuriro utazima.” Akomeza kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kandi abahuguza byinshi. Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw'ibindi bibi yari yarakoze, kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y'imbohe. Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka, Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y'umubiri usa n'inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.” 9.35 Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli; mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu; mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi; mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda; mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri; mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri; mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi; mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu; mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi; mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni; mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda; mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori; mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela; mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki; mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani; mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w'Imana. Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza. Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa.’ ” Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’, kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe. Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho. Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza. Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome. Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo “Umwuka w'Uwiteka ari muri jye,Ni cyo cyatumye ansīgira,Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,N'impumyi ko zihumuka,No kubohora ibisenzegeri, No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira. Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.’ ” Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo. “Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni. Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.” Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y'umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo, ariko abacamo aragenda. Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w'i Galilaya, abigisha ku isabato. Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi. Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati “Ayii we! Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.” Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara. Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n'ububasha bakavamo!” Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho. Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira. Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira. Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.”Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo. Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo. Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.” Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya. Yesu yari ahagaze mu kibaya cy'inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry'Imana. Abona amato abiri atsītse ku nkombe y'inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo. Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato. Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa. Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!” Kuko ubwe yari yumiwe n'abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe, na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.” Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira. Bukeye ubwo Yesu yari ari mu mudugudu, haza umuntu urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubita hasi yubamye, aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.” Yesu arambura ukuboko amukoraho, ati “Ndabishaka kira.” Muri ako kanya indwara ye imuvamo. Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.” Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry'abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo, ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga. Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n'abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by'i Galilaya n'i Yudaya n'i Yerusalemu, kandi imbaraga z'Umwami Imana zari muri we zo kubakiza. Nuko abagabo bazana umuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye. Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burira hejuru y'inzu bamucisha mu mategura, bamumanurana n'ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu. Abonye kwizera kwabo aravuga ati “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.” Abanditsi n'Abafarisayo batangira kwiburanya bati “Uyu ni nde wigereranije? Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?” Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati “Muriburanya iki mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’? Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yawe utahe.” Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana. Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n'ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.” Nuko ibyo bishize arasohoka, abona umukoresha w'ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Na we asiga byose, arahaguruka aramukurikira. Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n'inteko y'abakoresha b'ikoro benshi n'abandi bari bararitswe, bicarana na bo. Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?” Yesu arabasubiza ati “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.” Baramubwira bati “Abigishwa ba Yohana biyiriza ubusa kenshi bagasenga, n'Abafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!” Yesu arababaza ati “Mbese mwabasha kwiriza ubusa abasangwa bakiri kumwe n'umukwe? Icyakora iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.” Maze abacira umugani ati “Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode mu mwenda ushaje, uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana n'ushaje. Kandi nta muntu usuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo vino y'umutobe yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi n'imifuka ikononekara. Ahubwo ibikwiye ni ugusuka vino y'umutobe mu mifuka mishya. Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo ‘Ihiye ni yo nziza.’ ” Ku munsi w'isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya. Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?” Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n'abo bari bari kumwe, ko yinjiye mu nzu y'Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n'abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?” Kandi arababwira ati “Umwana w'umuntu ni Umwami w'isabato.” Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw'iburyo. Abanditsi n'Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arahaguruka arahagarara. Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira. Maze bazabiranywa n'uburakari, bajya inama y'uko bazagenza Yesu. Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa: Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi. Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abigishwa be benshi, n'abantu benshi bavuye i Yudaya hose n'i Yerusalemu, no mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni gihereranye n'Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo, kandi n'abababazwaga n'abadayimoni arabakiza. Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose. Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati“Hahirwa mwebwe abakene,Kuko ubwami bw'Imana ari ubwanyu. Hahirwa mwebwe mushonje ubu,Kuko muzahāzwa.Hahirwa mwebwe murira ubu,Kuko muzaseka. “Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk'aho ari ribi, babahora Umwana w'umuntu. Uwo munsi muzīshime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi. Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe,Kuko mumaze kugubwa neza. Namwe muzabona ishyano mwebwe abahāze ubu,Kuko muzasonza.Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,Kuko muzaboroga murira. “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b'ibinyoma. “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. Ugukubise mu musaya umuhindurire n'uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu. Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi. Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe. “Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora. Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n'ibyo babagurije. Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima. Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira. “Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa, mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.” Abacira n'umugani ati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo? Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk'umwigisha we. “Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe? Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so. “Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kimenyekanishwa n'imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z'umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe. Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga. “Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga? Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa: asa n'umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare. Naho rero uwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.” Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu. Hariyo umutware utwara umutwe w'abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa. Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b'Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we. Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.” Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye, ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.” Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize. Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n'abantu benshi bajyana na we. Ageze hafi y'irembo ry'umudugudu ahura n'abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w'ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje. Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.” Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.” Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina. Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.” Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho. Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose. Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ” Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura. Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y'abarimbyi n'abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z'abami! Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane. Uwo ni we wandikiwe ngo‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’ Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta.” Abantu bose n'abakoresha b'ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana. Ariko Abafarisayo n'abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z'Imana. “Mbese ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Kandi bameze nk'iki? Ni nk'abahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’ Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri.” Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye. Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azana umukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y'ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta. Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.” Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”Ati “Mwigisha, mbwira.” Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w'idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?” Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.”Na we aramubwira ati “Uvuze neza.” Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we. Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge. Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.” Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.” Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n'ibyaha?” Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri, n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi, na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo. Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati “Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura. Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.” Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa. “Dore iby'uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry'Imana. Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe. Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma. Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza. Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana. “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y'urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona, kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo. “Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.” Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi. Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.” Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry'Imana bakarikomeza.” Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.” Baratsuka. Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga. Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.”Akangutse acyaha umuyaga n'amazi yihindurije birahosha, haba ituze. Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?” Nuko bafata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, giteganye n'i Galilaya. Yomotse imusozi, umuntu utewe n'abadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva. Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n'agashinyaguro.” (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.) Yesu aramubaza ati “Witwa nde?”Aramusubiza ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi. Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu. Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo, arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi. Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye. Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk'abandi, baratinya. Ababonye uko uwari watewe n'abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi. Abantu bose bo mu gihugu cy'Abagadareni gihereranye n'aho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe n'ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo. N'uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we.Ariko Yesu aramusezerera ati “Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.”Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose. Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w'isinagogi, araza yikubita imbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe, kuko yari afite umukobwa w'ikinege wari umaze imyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.Akigenda abantu benshi baramubyiga. Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umwe ubasha kumuvura. Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama. Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?”Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ” Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya. Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.” Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.” Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina. Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.” Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye. Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!” Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira. Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye. Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara. Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi, ati “Ntimujyane ikintu cy'urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri. Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo. Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudu mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” Nuko barahaguruka bajya mu birorero byose, babwira abantu ubutumwa bwiza kandi hose barabakiza. Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugaga ngo “Yohana yazutse”, abandi bati “Ni Eliya wabonetse”, abandi bati “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” Herode we ati “Yohana sinamuciye igihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?” Nuko ashaka kumureba. Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereye umudugudu witwa Betsayida. Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avugana na bo iby'ubwami bw'Imana, n'abashaka gukizwa arabakiza. Nuko umunsi ukuze abo cumi na babiri baramwegera bati “Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.” Arababwira ati “Mube ari mwe mubagaburira.”Bati “Dusigaranye imitsima itanu n'ifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.” Bari abagabo nk'ibihumbi bitanu.Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.” Babigenza batyo barabicaza bose. Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu. Nuko bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura intonga cumi n'ebyiri. Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati “Mbese abantu bagira ngo ndi nde?” Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”Petero aramusubiza ati “Uri Kristo w'Imana.” Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira ati “Umwana w'umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.” Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi? Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n'ubwa se, n'ubw'abamarayika bera. Ariko ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumva ubusharire bw'urupfu batari babona ubwami bw'Imana.” Hanyuma y'ibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n'imyenda ye iba imyeru irarabagirana. Abantu babiri bavugana na we, ari bo Mose na Eliya, baboneka bafite ubwiza bavuga iby'urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu. Petero n'abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, n'abo bantu babiri bahagararanye na we. Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, n'indi ya Eliya.” Yabivugiye atyo kuko atari azi icyo avuga. Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya. Ijwi rivugira muri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.” Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye. Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira. Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati “Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege. Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane. Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.” Yesu arabasubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihanganira? Zana hano umuhungu wawe.” Umuhungu akīza dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se. Bose batangazwa n'igitinyiro cy'Imana.Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati “Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana w'umuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe n'abantu.” Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubaza iryo ari ryo. Bajya impaka z'umukuru wabo uwo ari we. Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe, arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma y'abandi bose ari we mukuru.” Yohana aramusubiza ati “Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira.” Yesu aramubwira ati “Ntimumubuze kuko utari umwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.” Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane. Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy'Abasamariya kumuteguriza. Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu. Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk'uko Eliya yabikoze?” Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w'umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” Nuko bajya mu kindi kirorero. Bakiri mu nzira umuntu aramubwira ati “Ndagukurikira aho ujya hose.” Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.” Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu iby'ubwami bw'Imana.” Nuko undi muntu na we aramubwira ati “Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b'iwanjye.” Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw'Imana.” Hanyuma y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n'aho yendaga kujya hose. Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. Nimugende, dore mbatumye mumeze nk'abana b'intama hagati y'amasega. Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira. Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’ Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira. Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n'ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze. Kandi umudugudu wose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye, mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’ Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti ‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw'Imana bubegereye.’ Ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy'uwo mudugudu. “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu. Ariko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu. “Ubumvira ni jye aba yumviye, n'ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n'Uwantumye.” Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo. Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.” Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba, kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n'abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.” Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.” Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?” Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy'abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. N'Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza. Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’ “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w'uwo waguye mu bambuzi?” Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.”Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.” Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe. Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye. Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n'imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?” Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.” Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.” Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti‘Data wa twese,Izina ryawe ryubahwe,Ubwami bwawe buze. Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by'uwo munsi. Utubabarire ibyaha byacu,Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’ Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’, uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’ Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose. “Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’ Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?” Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara. Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuli umutware w'abadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.” Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza. Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira indi. Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni? Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza. Ariko urutoki rw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo. “Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro. Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba. “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza. “Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.” Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.” Na we aramusubiza ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera.” Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona. Nk'uko Yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w'umuntu azakibera ab'iki gihe. Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano. Kandi ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano. “Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y'intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo. Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima. Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima. Niba umubiri wawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk'uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.” Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura. Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya. Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n'ububi. Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda? Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira. “Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na nyiragasogereza n'imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke. “Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro! Muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!” Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.” Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki! Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babīshe! Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro. Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti ‘Nzabatumaho abahanuzi n'intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’, kugira ngo amaraso y'abahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kw'isi abazwe ab'iki gihe, uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y'igicaniro n'urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab'iki gihe. “Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw'ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!” Nuko asohotse, abanditsi n'Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi, bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja. Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya, kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo. “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara. Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’ “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana. Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi. “Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana, ariko unyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana. “Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa. “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga, kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.” Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.” Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.” Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n'ibintu byanjye. Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’ Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’ “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by'Imana.” Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby'umubiri muti ‘Tuzambara iki?’ Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n'umubiri uruta imyambaro. Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane? Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi? Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe? “Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire. Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa. “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami. Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n'inyenzi ntizibwonone, kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba. “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.” Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?” Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo? Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose. Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, no kurya no kunywa no gusinda, shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n'abakiranirwa. “Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi. Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi. “Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi? Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera! Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu! Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje. Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.” Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba. N'iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba. Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe? “Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye? Nujyana n'ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe. Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.” Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, abo umunara w'i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b'i Yerusalemu bose? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.” Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ” Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi. Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato. Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.” Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana. Ariko umutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w'isabato.” Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira? Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?” Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze. Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki? Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.” Yongera kuvuga ati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki? Busa n'umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugeza aho yose iri butubukire.” Ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu, umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?”Na we aramusubiza ati “Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe. Nyir'inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’ Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’ Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’ Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze. Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana. Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.” Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.” Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu. “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ” Ku munsi w'isabato, yinjiye mu nzu y'umwe mu batware b'Abafarisayo ngo basangire baramugenza. Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima. Yesu abaza abigishamategeko n'Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?” Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera. Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?” Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo. Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati “Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose. Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y'abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira, kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika utumire abakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.” Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw'Imana.” Na we aramubwira ati “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi. Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’ Bose batangira gushaka impamvu z'urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’ Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’ Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’ “Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir'urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n'into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n'ibirema, n'impumyi n'abacumbagira.’ Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w'abandi.’ Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabīteguriye.’ ” Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugore we n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. “Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’ “Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n'undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n'umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri? Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro. Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n'iki? Nta n'ubwo ukwiriye umurima habe n'icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.” Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.” Abacira uyu mugani ati “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere? Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’ Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n'icyenda badakwiriye kwihana. “Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’ Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri. Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w'ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye. Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe. Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena. Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube. Yifuza guhazwa n'ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha. Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.’ Arahaguruka ajya kwa se.“Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’ Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge, muzane n'ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima. “Ariko umwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugo yumva abacuranga n'ababyina. Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo. Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’ “Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga. Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye? Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’ Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe, ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ” Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye. Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’ Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte? Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’ “Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’ Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’ “Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby'ubwenge, kuko abana b'iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b'umucyo. “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw'iteka. Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye. Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw'ukuri? Kandi niba mutakiranutse ku by'abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’ “Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n'ubutunzi.” Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane. Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y'abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y'abantu ari ikizira mu maso y'Imana. “Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira. Icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, kuruta ko agace k'inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho. “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n'ucyura umugore usenzwe n'umugabo we aba asambanye. “Hariho umutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. Kandi hariho n'umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, kandi yifuzaga guhazwa n'ubuvungukira buva ku meza y'umutunzi. “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa. Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’ “Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’ Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’ “Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’ Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazīhana.’ Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ” Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya. Mwirinde!“Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.” Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.” Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira. “Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’ Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’? Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ” Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y'i Samariya n'i Galilaya. Akigera mu kirorero asanganirwa n'ababembe cumi, bahagarara kure barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.” Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira. Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga, yikubita imbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya. Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?” Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw'Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw'Imana ntibuzaza ku mugaragaro, kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw'Imana buri hagati muri mwe.” Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y'Umwana w'umuntu, ariko ntimuzawubona. Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire. Nk'uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw'ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w'umuntu azaba ku munsi we. Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe. Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y'Umwana w'umuntu: bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose. No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n'amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. Ni na ko bizamera umunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho. “Uwo munsi uzaba hejuru y'inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n'uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma. Mwibuke muka Loti. Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora. Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara. Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [ Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]” Baramubaza bati “Databuja, bizabera he?”Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.” Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati “Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ” Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro. “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ “Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha. Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.” Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana. Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ” Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane. Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana! Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.” Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.” Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana, utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.” Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu. Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe, kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.” Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe. Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza, yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo. Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazareti uhita.” Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.” Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.” Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana. Yesu agera i Yeriko, arahanyura. Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi. Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” Yururuka vuba amwakira anezerewe. Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!” Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.” Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw'Imana bugiye kuboneka uwo mwanya. Nuko aravuga ati “Hariho umuntu w'imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka. Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’ Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’ “Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye. Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’ Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi.’ Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’ Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’ “Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro, kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’ Aramubwira ati ‘Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye. Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?’ “Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.’ Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’ ‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’ ” Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu. Ageze bugufi bw'i Betifage n'i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane. Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ” Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye. Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakiziturira iki?” Barabasubiza bati “Databuja ni we ugishaka.” Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu. Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira. Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati “Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka,Amahoro abe mu ijuru,N'icyubahiro kibe ahasumba hose.” Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati “Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.” Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo, arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.” Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica, icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye. Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari. Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?” Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?” Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye. Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.” Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo. Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa. Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa. Yongera gutuma n'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana. Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’ Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.”Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.” Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo‘Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’ Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.” Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda. Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucire urubanza. Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati “Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?”Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.” Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka. Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se. Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana, n'uwa kabiri ni uko, n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana. Hanyuma wa mugore na we arapfa. None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?” Yesu arabasubiza ati “Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa, ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa, kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko. Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.” Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.” Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo. Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi, ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?’ Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori. Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.” Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo. Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby'abandi bose, kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.” Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati “Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?” Arabasubiza ati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire. Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.” Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butere ubundi bwami. Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibitera ubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru. Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye, ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya. Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera, kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda. Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe. Muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu. Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu. “Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozi ntibazayijyemo, kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore. Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko. Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira. “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umuraba bihōrera. Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi. Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” Kandi abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n'ibindi biti byose. Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw'Imana buri hafi. “Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera. Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk'umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.” Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono. Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva. Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda. Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w'abo cumi na babiri. Aragenda avugana n'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza. Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari. Nuko umunsi w'imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w'intama wa Pasika. Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.” Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?” Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’ Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.” Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we. Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw'Imana.” Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire. Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, ukageza aho ubwami bw'Imana buzazira.” Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.] “Ariko dore ukuboko k'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza. Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!” Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we. Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza. Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza. “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk'uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.” Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.” Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.” Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?”Baramusubiza bati “Nta cyo.” Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n'ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.” Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”Arababwira ati “Ziramaze!” Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira. Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.” Atandukana na bo umwanya ureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [ Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.] Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda. Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.” Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome. Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?” Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?” Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza. Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barinda urusengero, n'abakuru bamuteye ati “Munteye nk'abateye umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo. Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.” Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka. Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo. Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.” Arabihakana ati “Mugore, simuzi.” Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.”Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.” Hashize umwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.” Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.”Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika. Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ajya hanze ararira cyane. Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita, bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?” Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka. Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati “Niba uri Kristo, tubwire.”Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato, naho nababaza ntimwansubiza. Ariko uhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.” Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?”Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.” Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?” Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato. Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.” Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”Aramusubiza ati “Wakabimenye.” Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n'ino.” Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya. Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi. Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora. Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane. Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato. Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga. Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose, arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze. Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” [ Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.] Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.” Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhora ubugome n'ubwicanyi bwari mu murwa. Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu. Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!” Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza. Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe: abohora uwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhora ubugome n'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka. Baramujyana, batangīra umuntu witwaga Simoni w'Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu. Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubita mu bituza bamuborogera. Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu, kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’ Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati ‘Nimudutwikire.’ Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?” Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we. Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso. Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”Bagabana imyenda ye barayifindira. Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.” Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira bati “Niba uri umwami w'Abayuda ikize.” Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.” Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.” Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.” Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda, izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri. Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera. Nuko umutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.” Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubita mu bituza. N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba. Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandi ukiranuka. Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w'Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw'Imana. Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu. Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora. Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe, basubirayo batunganya ibihumura neza n'imibavu.Kandi ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko byategetswe. Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu. Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana. Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati ‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ” Bibuka amagambo ye. Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose. Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye. Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera. Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n'ibyabaye. Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.) Nuko baganira ibyabaye byose. Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo, Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya. Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”Bahagarara bagaragaje umubabaro. Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” Arababaza ati “Ni ibiki?”Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugaga imbere y'Imana n'imbere y'abantu bose, kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba, kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye. None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima. Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.” Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we. Bageze bugufi bw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho. Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo. Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha. Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona. Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!” Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi, bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.” Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguye umutsima. Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye. Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mundebana.” Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye. Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?” Bamuha igice cy'ifi yokeje, aracyākira akirīra imbere yabo. Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.” Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe, ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b'ibyo. Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.” Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha. Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru. Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, baguma mu rusengero iteka bashima Imana. Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu. Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana. Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera. Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana. Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri. Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ” Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije. Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?” Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.” Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?”Na we ati “Sindi we.”Bati “Uri wa muhanuzi?”Arabasubiza ati “Oya.” Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?” Ati “Ndi ijwi ry'urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.” Abari batumwe bari Abafarisayo. Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?” Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw'inkweto ze.” Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga. Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi. Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.” Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we. Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.” Bukeye bw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri. Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.” Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?” Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burīra. Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye). Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” Filipo uwo yari uw'i Betsayida, umudugudu w'iwabo wa Andereya na Petero. Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.” Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye.” Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.” Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.” Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. Yesu bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe. Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.” Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.” Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.” Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk'uko umugenzo w'Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z'amazi. Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara. Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyīra. Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.” Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera. Hanyuma y'ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n'abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi. Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu. Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n'intama n'inuma, n'abandi bicaye bavunja ifeza. Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko, bose abirukana n'intama n'inka mu rusengero, amena ifeza z'abaguraga inuma ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry'inzu yawe rirandya.” Abayuda baramubaza bati “Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?” Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?” Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we. Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze. Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye, ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo. Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.” Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera.” Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?” Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w'Abisirayeli ntumenye ibyo! Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. Ubwo nababwiye iby'isi ntimwemere, nimbabwira iby'ijuru muzemera mute? Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi. “Kandi nk'uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege. Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n'uko ibyo bakora ari bibi, kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana, ariko ukora iby'ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana. Hanyuma y'ibyo Yesu ajyana n'abigishwa be mu gihugu cy'i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu. Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw'i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa, kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y'imbohe. Abigishwa ba Yohana bajya impaka n'Umuyuda ku byo kwiyeza. Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.” Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’ Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye. Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw'isi nyine, kandi n'ibyo avuga ni iby'isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, kandi ibyo yabonye n'ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya. Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri. Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze. Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose, uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we. Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana, (icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be), ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya, yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. Nuko agera mu mudugudu w'i Samariya witwa Sukara, bugufi bw'igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu, kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu. Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”, (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.) Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya. Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.” Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he? Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?” Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.” Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.”Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo, kuko wari ufite abagabo batanu, n'uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.” Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.” Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.” Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n'uko avugana n'uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?” Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!” Bava mu mudugudu ngo baze aho ari. Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.” Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.” Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?” Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe. Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n'umusaruzi banezeranwe, kuko iri jambo ari iry'ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’ Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.” Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.” Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane na bo, asibirayo kabiri. Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye. Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko.” Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya, kuko Yesu yahamije yuko umuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy'iwabo. Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo. Bukeye yongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w'umwami, wari urwaje umwana we w'umuhungu. Yumvise yuko Yesu avuye i Yudaya asohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akize umwana we kuko yendaga gupfa. Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.” Uwo mutware aramusubiza ati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.” Yesu aramubwira ati “Genda, umwana wawe ni muzima.”Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda. Bukeye bwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.” Ababaza igihe yoroherewe baramusubiza bati “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.” Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose. Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya. Hanyuma y'ibyo haba iminsi mikuru y'Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu. Kandi i Yerusalemu bugufi bw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza, kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.] Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunani. Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?” Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.” Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda.Ubwo hari ku munsi w'isabato. Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.” Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ” Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorere ugende?” Ariko uwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi. Hanyuma y'ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.” Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije. Ni cyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk'ibyo ku isabato. Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n'ubu, nanjye ndakora.” Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n'Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo. Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n'Umwana ari byo akora, kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n'imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare. Nk'uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n'Umwana aha ubugingo abo ashaka. Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk'uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye. “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima, kuko nk'uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu. Ntimutangazwe n'ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka. “Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda. “Nakwihamya ubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk'ukuri, ahubwo hariho undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby'ukuri. Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri. Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw'umuntu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we. Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye. Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye, ndetse ntimufite n'ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye. Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya. Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo. “Sinshaka ishimwe ry'abantu, ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu. Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera. Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo? Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko hariho ubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye. Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse. Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n'amagambo yanjye muzayizera mute?” Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. Yesu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora. Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu. Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga. Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” Barateranya buzuza intonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje. Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.” Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine. Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja. Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho, inyanja ihindurizwa n'umuyaga mwinshi uhuha. Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufi bw'ubwato baratinya. Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.” Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga. Bukeye bwaho iteraniro ry'abantu benshi ryari rihagaze hakurya y'inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n'abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo. Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw'aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira. Nuko abo bantu babonye ko Yesu n'abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo. Bamubonye hakurya y'inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?” Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana?” Arabasubiza ati “Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.” Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki? Ba sogokuruza bacu barīraga manu mu butayu, nk'uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ” Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w'ukuri uvuye mu ijuru. Kuko umutsima w'Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.” Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.” Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato. Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera. Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato. Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka, kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka. Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.” Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?” Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba. Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka. Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi. Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho. Ni jye mutsima w'ubugingo. Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.” Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu, ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka, kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywa by'ukuri. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. Nk'uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye. Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.” Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu. Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?” Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza? None mwabona Umwana w'umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite? Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo, ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n'uzamugambanira uwo ari we.) Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.” Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?” Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana?” Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri. Hanyuma y'ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica. Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora. Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora, kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!” (Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga). Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka. Ab'isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi. Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya. Ariko bene se bamaze kwikubura bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho. Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?” Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.” Ariko ntihagira umuvuga ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda. Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha. Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?” Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye. Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?” Abantu baramusubiza bati “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?” Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira. Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato. Ubwo umuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijije umubiri w'umuntu wose ku isabato? Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z'ukuri.” Nuko bamwe mu b'i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu? Nyamara dore aravugira ku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo? Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.” Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n'aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy'ukuri, iyo mutazi. Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.” Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora. Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?” Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate. Yesu aherako aravuga ati “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye. Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.” Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha? Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’ ” Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.” Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe. Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi.” Abandi bati “Uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturuka i Galilaya? Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?” Nuko abantu baramupfa. Bamwe muri bo bashaka kumufata ariko ntihagira n'umukoza urutoki. Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n'Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n'iki kumuzana?” Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” Abafarisayo barabasubiza bati “Mbese namwe mwayobejwe? Hari umuntu n'umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye? Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.” Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati “Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” Baramusubiza bati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.”[ Barataha, umuntu wese ajya iwe. Yesu ajya ku musozi wa Elayono. Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha. Abanditsi n'Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?” Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.” Yongera kunama yandika hasi. Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati. Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?” Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”] Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.” Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n'ibyo wihamije si iby'ukuri.” Yesu arabasubiza ati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby'ukuri, kuko nzi aho naturutse n'aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya. Muca urubanza nk'abantu, ariko jyeweho nta n'umwe ncira urubanza. Ariko naho naca urubanza, urwo naca ruba ari urw'ukuri kuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye. Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby'ukuri. Ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.” Baramubaza bati “So ari hehe?”Yesu arabasubiza ati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.” Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiro ubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagira umufata kuko igihe cye cyari kitarasohora. Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.” Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’ ” Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab'iy'isi, ariko jyewe sindi uw'iy'isi. Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.” Baramubaza bati “Uri nde?”Yesu arabasubiza ati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere. Mfite byinshi byo kubavugaho mbacira urubanza, ariko uwantumye ni uw'ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.” Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se. Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w'umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga. Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.” Avuze atyo abantu benshi baramwizera. Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.” Baramusubiza bati “Ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z'umuntu wese, none uvugiye iki ngo tuzabātūrwa?” Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y'ibyaha. Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka. Nuko Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by'ukuri. Nzi yuko muri abuzukuruza ba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafite umwanya muri mwe. Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.” Baramusubiza bati “Aburahamu ni we data.”Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk'uko Aburahamu yakoraga. Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby'ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo. Ibyo mukora ni nk'ibya so.”Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufite data umwe, ari we Mana.” Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye. Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye. Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma. Ariko jyewe kuko mbabwira iby'ukuri, ntimunyizera. Ni nde muri mwe unshinja icyaha? Ko mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera? Uw'Imana yumva amagambo y'Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab'Imana.” Abayuda baramusubiza bati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi ko ufite dayimoni?” Yesu arabasubiza ati “Simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data ariko mwe muransuzugura. Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.” Abayuda baramusubiza bati “Noneho tumenye ko ufite dayimoni. Aburahamu yarapfuye, n'abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose! Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?” Yesu arabasubiza ati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy'ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu, nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye. Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?” Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.” Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero. Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w'isi.” Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso, aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse. Abaturanyi be n'abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?” Bamwe bati “Ni we.”Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”Na we arabasubiza ati “Ni jye.” Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?” Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.” Baramubaza bati “Ari hehe?”Ati “Simbizi.” Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo. Kandi ubwo hari ku munsi w'isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumūra. Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.” Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.”Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa. Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati “Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumūye?”Ati “Ni umuhanuzi.” Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b'uwahumutse. Barababaza bati “Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n'iki?” Ababyeyi be barabasubiza bati “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n'uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira.” Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi. Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.” Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.” Na we arabasubiza ati “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.” Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?” Arabasubiza ati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?” Baramutuka baramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose. Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.” Arabasubiza ati “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye! Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva. Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.” Baramusubiza bati “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamusunikira hanze. Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubaza ati “Mbese wizeye Umwana w'Imana?” Na we aramusubiza ati “Databuja, ni nde nkamwizera?” Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.” Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.” Aramupfukamira. Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume.” Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati “Mbese natwe turi impumyi?” Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.” “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi. Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w'intama. Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.” Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye. Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama. Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise. Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe. “Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.” Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo. Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?” Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?” Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho. Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo. Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.” Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya. Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. Jyewe na Data turi umwe.” Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere. Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?” Abayuda baramusubiza bati “Ku bw'imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’? Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka, mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’? Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere. Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.” Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko. Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo. Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuri byose.” Benshi bamwizererayo. Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se. Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye. Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.” Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w'Imana ahimbazwa.” Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro. Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari. Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.” Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?” Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n'abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona, ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.” Nyamara Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi. Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.” Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.” Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro. I Betaniya hari bugufi bw'i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n'eshanu. Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye. Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu. Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Kandi n'ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.” Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w'imperuka.” Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imana ukwiriye kuza mu isi.” Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.” Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga. Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze. Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo. Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Yesu amubonye arira, n'Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.” Yesu ararira. Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!” Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n'uyu ntapfe?” Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa. Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.”Marita mushiki w'uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.” Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw'Imana’?” Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.” Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.” Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera, ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze. Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n'ubwoko bwacu.” Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi. Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko, ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe. Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica. Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw'ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be. Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze. Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata. Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga. Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira. Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta. Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo. Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa, kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.” Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye. Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we, kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu. Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo, benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.” Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo “Witinya, mukobwa w'i Siyoni,Dore Umwami wawe araje,Ahetswe n'icyana cy'indogobe.” Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje. Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya. Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso. Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.” Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.” Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu. Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabwe ubwiza bwe. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi. Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho. Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. “None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo? Data, ubahiriza izina ryawe.”Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.” Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.” Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu. Ubu urubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubu umutware w'ab'iyi si abaye igicibwa. Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.” Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo. Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?” Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b'umucyo.”Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabīhisha. Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye, kugira ngo ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo“Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise?Kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?” Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati “Yabahumye amaso, ibanangira imitima,Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima,Bagahindukira ngo mbakize.” Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga. Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi, kuko bakundaga gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana. Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye, numbonye aba abonye uwantumye. Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima. Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka. Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha. Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.” Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire. Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo, ahaguruka aho yarīraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza. Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje. Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?” Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.”Yesu aramusubiza ati “Nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.” Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe.” Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.” Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we. Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk'uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora. “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’ Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye.” Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.” Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we. Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga. Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.” Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?” Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni. Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.” Ariko nta n'umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo. Kuko Yuda yari afite umufuka w'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.” Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro. Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we. Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba. Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu. Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?”Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.” Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?” Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu. “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?” Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye. Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. “Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri. Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe. “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.” Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?” Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye. “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta. Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere. Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho, ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda.“Nimuhaguruke tuve hano. “Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya. Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye. Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane. “Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera. Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo. Unyanga aba yanze na Data. Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’ “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye. “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’ Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; iby'icyaha, kuko batanyizeye, n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’ “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.” Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ” Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.” Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’? Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'uko umuntu avutse mu isi. Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka. Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye. “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye. Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data, kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.” Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye. Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” Yesu arabasubiza ati “None murizeye? Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe, nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo. Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa. “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe. None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe, kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye. “Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo. Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore. Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo. Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi. Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri. Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi, kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri. “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye. Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze. “Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be. Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n'abigishwa be kenshi. Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z'abasirikare n'abagaragu b'abatambyi bakuru n'ab'Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n'imuri n'intwaro. Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?” Baramusubiza bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo. Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi. Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?”Bati “Ni Yesu w'i Nazareti.” Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.” Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n'umwe.” Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko. Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?” Nuko izo ngabo n'umutware wazo n'abagaragu b'Abayuda bafata Yesu baramuboha, babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka. Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.” Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n'umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw'umutambyi mukuru. Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n'umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, nuko yinjiza Petero. Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?”Aramusubiza ati “Oya, sindi umwigishwa we.” Abagaragu n'abasirikare bari bahagaze aho, bacanye umuriro w'amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota. Nuko umutambyi mukuru abaza Yesu iby'abigishwa be n'ibyo yigishaga. Yesu aramusubiza ati “Nigishaga ab'isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.” Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?” Yesu aramusubiza ati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?” Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa, umutambyi mukuru. Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubaza bati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?”Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.” Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?” Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika. Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukiko ngo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika. Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramurega iki?” Baramusubiza bati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.” Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk'uko amategeko yanyu ari.”Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwica umuntu”, ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyesha urupfu agiye gupfa. Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubaza ati “Wowe uri umwami w'Abayuda?” Yesu na we aramubaza ati “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?” Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab'ubwoko bwanyu n'abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?” Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw'ino.” Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?”Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw'ukuri wese yumva ijwi ryanjye.” Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?”Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho. Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?” Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi. Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba. Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri. Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w'Abayuda!” Bamukubita inshyi. Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.” Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!” Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!”Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.” Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.” Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya. Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?”Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza. Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?” Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.” Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.” Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata. (Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk'isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyu umwami wanyu.” Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!”Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?”Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.” Aherako aramubaha ngo abambwe. asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota. Bamubambanaho n'abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati. Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.” Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki. Nuko Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w'Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyise umwami w'Abayuda.’ ” Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.” Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi. Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo“Bagabanye imyenda yanjye,Kandi bafindira umwambaro wanjye.”Nuko abasirikare babigenza batyo. Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.” Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha. Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.”Acurika umutwe, umutima uraca. Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe. Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru, n'undi wari ubambanywe na we bamugenza batyo, ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru, ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi. Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere. Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.” Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.” Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu. Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu. Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y'ibitare hamwe n'iyo mibavu, nk'uko Abayuda bagenzaga bahamba. Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu. Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wari umunsi wo kwitegura kw'Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi. Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro. Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.” Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro. Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro. Arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo. Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi, n'igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n'imyenda y'ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya. Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizera ibyo yabwiwe na wa mugore, kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka. Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo. Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro, abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n'undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe. Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n'iki?”Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.” Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we. Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n'iki? Urashaka nde?”Yibwira ko ari umurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.” Yesu aramubwira ati “Mariya.”Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”) Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye. Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w'iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n'urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa. Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera. Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.” Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!”Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z'imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n'ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.” Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n'ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.” Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!” Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.” Hariho n'ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo. Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye. Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya: Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.”Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe. Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?”Baramusubiza bati “Nta cyo.” Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja. Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri. Bomotse imusozi babona umuriro w'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima. Yesu arababwira ati “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.” Simoni Petero yikira mu bwato, akururira urushundura imusozi rwuzuye ifi nini ijana na mirongo itanu n'eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityo urushundura ntirwacitse. Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami. Yesu araza yenda umutsima arawubaha, n'ifi na zo azigenza atyo. Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka. Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?”Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.” Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.” Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye. Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.” Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.” Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?” Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?” Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.” Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?” Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri. Ariko hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi. Tewofilo we:Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose, kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera. Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana. Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.” Basubira i Yerusalemu bavuye ku musozi witwa Elayono, uri bugufi bw'i Yerusalemu nk'urugendo rwo kugendwa ku isabato. Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga. Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye. Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati “Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriye mu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu, kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwa umugabane w'uyu murimo.” (Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka. Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y'amaraso.”) “Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo‘Iwe hasigare ubusa,Kandi he kugira undi uhaba.’Kandi ngo‘Ubusonga bwe bugabane undi.’ “Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe, uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.” Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi. Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe.” Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe. Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo. Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo, kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.” Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?” Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.” Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye. Aba ntibasinze nk'uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y'umunsi, ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n'umuhanuzi Yoweli ngo ‘Imana iravuze iti:Uku ni ko bizaba mu minsi y'imperuka,Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose,Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura,N'abasore banyu bazerekwa,N'abakambwe babarimo bazarota. Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye muri iyo minsi,Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura. Nzashyira amahano mu ijuru hejuru,Nshyire n'ibimenyetso mu isi hasi,Amaraso n'umuriro no gucumba k'umwotsi. Izuba rizahinduka umwijima,N'ukwezi guhinduke amaraso,Uwo munsi mukuru kandi utangaje w'Uwiteka utaraza. Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa.’ “Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu, uwo muntu amaze gutangwa nk'uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y'abagome muramwica. Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo. Kuko Dawidi yavuze iby'uwo ati‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose,Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,Ururimi rwanjye rukīshima,Kandi n'umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu,Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora. Wamenyesheje inzira y'ubugingo,Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’ “Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n'igituro cye kiracyari iwacu n'ubu. Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye, yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo n'umubiri we nturakabora. Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo. Nuko amaze kuzamurwa n'ukuboko kw'iburyo kw'Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva. Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’ “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.” Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera, kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.” Nuko akomeza kubahamiriza n'andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab'iki gihe bīyobagiza.” Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu. Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n'ibimenyetso byinshi. Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa. Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe. Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.” Abītaho agira ngo hari icyo bamuha. Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.” Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera, arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana. Abantu bose babona agenda ashima Imana, baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho. Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane. Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura. Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi, nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo. “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese. Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu na bo ni uko. Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo. Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera, uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose. Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose. Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’ “Kandi n'abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n'abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby'iyi minsi. Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.” Bakivugana n'abantu, abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero n'Abasadukayo, bababajwe cyane n'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu. Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y'imbohe kugeza mu gitondo. Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera, umubare w'abagabo uragwira uba nk'ibihumbi bitanu. Bukeye bwaho, abatware n'abakuru n'abanditsi bateranira i Yerusalemu, na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n'ab'umuryango bose w'abatambyi bakuru. Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?” Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati “Batware b'abantu namwe bakuru, uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije. Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Babonye ubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu. Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza. Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati “Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana? Ariko kugira ngo bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugira umuntu wese babwira muri iryo zina.” Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu. Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y'Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye. Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse. Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n'abatambyi bakuru n'abakuru. Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n'umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo,N'abantu bagatekereza iby'ubusa? Abami bo mu isi bateje urugamba,N'abakuru bateraniye hamwe,Kurwanya Uwiteka n'Uwo yasīze.’ Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'imiryango y'Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze, ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba. Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.” Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga. Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga. Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k'Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw'Imana bwinshi bukaba kuri bo bose. Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by'ibyo baguze bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye. Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”, yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyīra intumwa. Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n'umugore we Safira, agura isambu agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa. Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy'ibiguzi by'isambu? Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba. Hahise nk'amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze, Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”Aramusubiza ati “Yee, ni byo.” Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w'Umwami Imana? Dore ibirenge by'abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.” Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n'umugabo we. Itorero ryose n'ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n'umutima uhuye. Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n'umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo. Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore, byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe. Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n'i Yerusalemu, bazanye abababazwa n'abadayimoni bose bagakizwa. Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n'abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy'Abasadukayo, buzura ishyari bafata intumwa bazishyira mu nzu y'imbohe zose. Maze nijoro marayika w'Umwami Imana akingura inzugi z'inzu y'imbohe, arabasohora arababwira ati “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y'ubu bugingo.” Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha.Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n'abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n'abakuru bose b'Abisirayeli, maze batuma mu nzu y'imbohe kuzana intumwa. Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y'imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati “Inzu y'imbohe dusanze ikinze neza, n'abarinzi bahagaze inyuma y'inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.” Umutware w'urusengero n'abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby'intumwa ibyo ari byo, bībaza uko bizamera. Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y'imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.” Maze uwo mutware n'abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye. Bamaze kubashyira imbere y'abanyarukiko, umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!” Petero n'izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti. Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n'Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n'Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.” Babyumvise bazabiranywa n'uburakari, bashaka kubica. Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n'abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato. Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa. Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n'abamwumviraga bose baratatana. Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n'ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ” Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura. Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo zina. Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n'iwabo. Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose. Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura. Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana.” Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda, babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza. Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera. Sitefano wari wuzuye ubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye. Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano, nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n'Umwuka bimuvugisha. Nuko bagurira abagabo bo kuvuga bati “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n'Imana.” Boshya abantu n'abakuru n'abanditsi baramusumira, baramufata bamushyīra abanyarukiko. Nuko bahagurutsa abagabo b'ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n'amategeko, kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ” Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n'aha marayika. Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?” Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y'icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani, iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’ Maze ava mu gihugu cy'Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzana muri iki gihugu, ari cyo mugituyemo na bugingo n'ubu. Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n'urubyaro rwe, kandi yari ataragira umwana. Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzaba abasuhuke mu gihugu cy'abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane. Kandi ishyanga bazakorera uburetwa ni jye uzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’ Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeye abyara Isaka, amukeba ku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruza bakuru cumi na babiri. “Ba sogokuruza bagirira Yosefu ishyari, baramugura ajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we imukiza mu makuba ye yose, imuha gutona n'ubwenge imbere ya Farawo umwami wa Egiputa, maze amugira umutware wa Egiputa n'uw'urugo rwe rwose. Bukeye inzara itera muri Egiputa hose n'i Kanāni, haba umubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruza babura ibyokurya. Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruza ubwa mbere. Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nuko umuryango wa Yosefu umenywa na Farawo. Yosefu atumira se Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu. Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumo Aburahamu yaguze igiciro cy'ifeza na bene Hamori w'i Shekemu. “Ariko igihe cy'isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa, kugeza aho undi mwami yimiye muri Egiputa utazi Yosefu. Uwo mwami agira uburiganya bwo kurimbura ubwoko bwacu, agirira ba sogokuruza nabi, abateshereza abana babo b'impinja kugira ngo batabaho. Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y'Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu, hanyuma amaze gutabwa umukobwa wa Farawo aramujyana, amurera nk'umwana we. Mose yigishwa ubwenge bwose bw'Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora. “Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli. Abonye umuntu urengana aramutabara, ahorera urengana akubita Umunyegiputa. Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe, ariko ntibabimenya. Bukeye bw'aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’ Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubaza ati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Munyegiputa?’ Mose abyumvise atyo aracika, aba umusuhuke mu gihugu cy'i Midiyani abyarirayo abahungu babiri. “Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by'umuriro waka mu gihuru, mu butayu bwo ku musozi wa Sinayi. Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry'Umwami Imana riti ‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n'Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza. Uwiteka aramubira ati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera. Ni ukuri mbonye umubabaro w'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutume muri Egiputa.’ “Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza?’ Ni we Imana yatumye kuba umutware n'umucunguzi, abihawe n'ukuboko kwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru. Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n'ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayu mu myaka mirongo ine. “Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza umuhanuzi uvuye muri bene wanyu, umeze nkanjye.’ Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y'ubugingo yo kuduha. “Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubira muri Egiputa mu mitima yabo, babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukura mu gihugu cya Egiputa tutazi uko yabaye.’ Nuko bīremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bīshimira imirimo y'intoki zabo. Nuko Imana irahindukira irabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk'uko byanditswe mu gitabo cy'abahanuzi ngo‘Yemwe muryango w'Abisirayeli,Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo,Imyaka mirongo ine mu butayu? Mwateruye ihema rya Moleki,N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani,Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga.Nanjye nzabīmurira hakurya y'i Babuloni.’ “Ba sogokuruza bari bafite ihema ry'ubuhamya bari mu butayu, nk'uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n'icyitegererezo cy'iryo yabonye. Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi wari utonnye imbere y'Imana, asaba kūbakira Imana ya Yakobo ubuturo. Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu. “Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n'amaboko, nk'uko wa muhanuzi yavuze ati ‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye,Isi ni yo ntebe y'ibirenge byanjye.Muzanyubakira nzu ki?Ni ko Uwiteka ababaza.Cyangwa nzaruhukira hantu ki? Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’ “Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga ni ko namwe mukora. Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica, kandi ari mwe mwahawe amategeko n'abamarayika ntimwayitondera.” Ngo babyumve batyo bazabiranywa n'uburakari, bamuhekenyera amenyo. Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw'Imana na Yesu ahagaze iburyo bw'Imana, aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.” Barasakuza cyane bīziba amatwi, bamugwirira icyarimwe, baramukurubana bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by'umusore witwaga Sawuli. Bakimutera amabuye, arāmbaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.” Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira.Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa. Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudaya n'i Samariya, keretse intumwa. Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane. Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubana mu nzu y'imbohe. Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana. Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo. Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga. Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n'abari baremaye n'abacumbagira benshi barakizwa. Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu. Hariho umuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw'Abasamariya akiyita ukomeye. Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.” Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe. Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore. Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo. Abonye uburyo akora ibimenyetso n'imirimo ikomeye arumirwa. Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumaho Petero na Yohana, na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera, kuko hari hataragira n'umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry'Umwami Yesu. Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera. Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by'intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.” Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y'Imana iboneshwa ifeza. Nta mugabane haba n'urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana. Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe. Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.” Simoni aramusubiza ati “Munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.” Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya. Bukeye marayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.” Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w'inkone, umutware n'umunyabyuma w'ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w'Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga. Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya. Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.” Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane. Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,Kandi nk'uko umwana w'intama ucecekera imbere y'uwukemura ubwoya,Ni ko atabumbuye akanwa ke. Ubwo yacishwaga bugufi,Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho.Umuryango we uzamenyekana ute?Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?” Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?” Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu. Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” [ Filipo arayisubiza ati “Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”] Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n'inkone, arayibatiza. Bavuye mu mazi Umwuka w'Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe. Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya. Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu. Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?”Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya. Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.” Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize umuntu babona. Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko. Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa. I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.”Na we ati “Karame, Mwami.” Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga. Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.” Ananiya aramusubiza ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu, kandi n'ino afite ubutware abuhawe n'abatambyi bakuru, bwo kuboha abāmbaza izina ryawe.” Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli, nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.” Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.” Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa, amaze gufungura abona intege.Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko, aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana. Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?” Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo. Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica, ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice. Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z'amabuye, bamumanurira mu gitebo. Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa. Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko. Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga, akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica. Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso. Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira. Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda, asangayo umugabo witwaga Ayineya wamaze imyaka munani atava ku buriri, kuko yari aremaye. Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka. Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu. Kandi i Yopa hari umugore w'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi. Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru. Kandi kuko i Luda hari bugufi bw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.” Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho. Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara. Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubaha ari muzima. Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami. Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi. Hariho umuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. Yari umuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.” Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?”Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y'Imana. Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. Acumbitse kwa Simoni w'umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw'inyanja.” Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka, amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa. Bukeye bw'aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y'inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu. Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n'umwenda w'umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi. Harimo inyamaswa z'amoko yose zigenza amaguru ane, n'ibikururuka hasi byose, n'ibiguruka mu kirere byose. Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.” Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.” Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.” Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru. Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo, barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo. Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka. Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.” Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n'iki?” Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w'abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.” Nuko arabinjiza arabacumbikira. Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n'incuti z'amagara. Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y'ibirenge bye, aramuramya. Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.” Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n'uw'ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya. Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.” Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana, arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n'ubuntu bwawe bwibutswe imbere y'Imana. Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi hafi y'inyanja.’ Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.” Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose, iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga, ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti, ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro. Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka. Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w'abazima n'uw'abapfuye. Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.” Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho, kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?” Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi. Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana, nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati “Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?” Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati “Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho. Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n'inyamaswa z'inkazi, n'ibikururuka hasi, n'ibiguruka mu kirere. Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’ Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’ Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’ Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru. Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y'inzu twari turimo. Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo. Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero, azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’ Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere. Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’ Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.” Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine. Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu. Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami. Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya. Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.” Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli, amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo. Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya. Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n'Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.) Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli. Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana. Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe. Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize. Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe. Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa. Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.” Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho. Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by'ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.” Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. Petero akomanga ku rugi rw'irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva. Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.” Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa. Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi. Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye. Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba. Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode. Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira. Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!” Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera. Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara. Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko. Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli. Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.” Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza. Nuko batumwe n'Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro. Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry'Imana mu masinagogi y'Abayuda, Yohana na we abafasha. Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w'Umuyuda, umuhanuzi w'ibinyoma witwaga Bariyesu, ari kumwe n'umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry'Imana. Ariko Eluma w'umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n'ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w'ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z'Umwami Imana zigororotse? Nuko dore ukuboko k'Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.”Muri ako kanya igihu kiramugwira, n'umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k'Umwami Yesu. Pawulo n'abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y'i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu. Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara. Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.” Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati“Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve. Imana y'ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye. Yihanganira ingeso zabo nk'imyaka mirongo ine bari mu butayu. Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy'i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo. Maze hashize nk'imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli. “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’ Mu rubyaro rw'uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk'uko yabisezeranije. Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw'Abisirayeli bwose iby'umubatizo wo kwihana. Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto zo mu birenge bye.’ “Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe. Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa, kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica. Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva. Ariko Imana iramuzura. Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y'abo bantu. Natwe turababwira inkuru nziza y'isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk'uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’ Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’ No muri Zaburi yindi yaravuze ati‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’ Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora, ariko uwo Imana yazuye ntarakabora. Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha, kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza. Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bitabasohoraho ngo ‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe,Mutangare murimbuke,Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu,Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ” Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho. Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana. Ku isabato ikurikiraho, ab'umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry'Imana. Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka. Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga, kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w'abanyamahanga,Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y'isi.’ ” Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry'Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera. Ijambo ry'Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose. Ariko Abayuda boshya abagore b'icyubahiro bubaha Imana n'abakuru b'uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo. Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo. Abigishwa buzura umunezero n'Umwuka Wera. Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera. Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data. Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza. Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa. Aho bigeze abanyamahanga n'Abayuda, na bo hamwe n'abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye, ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imidugudu y'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho, zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza. I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka. Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa. Avuga ijwi rirenga ati “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka. Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.” Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga. Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari. Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukira muri rubanda bavuga ijwi rirenga bati “Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo. Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.” Bamaze kuvuga ibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhije cyane. Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudu bibwira ko yapfuye. Abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube. Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya, bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana. Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye. Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya. Bamaze kuvuga ijambo ry'Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya. Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw'Imana ku bw'umurimo barangije. Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera. Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n'abigishwa. Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugira ngo bajye inama y'izo mpaka. Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi. Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose. Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo. Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere. Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhaye natwe. Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera. Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko? Ahubwo twizera yuko ubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.” Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga. Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve. Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo. Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo ‘Hanyuma y'ibyo nzahindukira,Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye,Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike, Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka,N'abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose,Abimenye uhereye kera kose.’ “Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana, ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso, kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.” Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya. Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo“Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya. Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse, twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n'abo dukunda Barinaba na Pawulo, abantu bahaze amagara yabo ku bw'izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo. Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n'ururimi bimwe n'ibi. Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye: kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.” Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko. Barusomye bishimira uko guhugurwa. Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza. Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye. [ Ariko Sila we ashima gusigarayo.] Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi. Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry'Umwami Yesu tumenye uko bameze.” Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko, ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo. Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw'Umwami Yesu. Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero. Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki. Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo, uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki. Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere. Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose. Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya. Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira. Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa. Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.” Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli, tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu. Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye. Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga. Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata. Bukeye tujya aho basengera, duhura n'umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu. Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.” Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya. Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware, babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu mudugudu wacu, kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.” Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni. Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane. Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago. Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka. Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye. Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.” Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila, maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.” Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose. Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose. Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana. Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.” Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.” Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.” Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya, baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu. Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda. Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda. Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu, abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.” Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake. Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu. Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y'abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n'ino, Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.” Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima. Nuko baka Yasoni n'abandi ingwate, barabarekura. Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda. Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko. Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake. Ariko Abayuda b'i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry'Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha. Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo. Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo. Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa. Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga. Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?”Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z'inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.) Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo? Ko uzanye amagambo y'inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.” Kuko Abanyatenayi bose n'abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse. Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini. Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY'IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira. Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w'ijuru n'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n'abantu, kandi ntikorerwa n'amaboko y'abantu nk'ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n'ibindi byose. Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe, kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’ “Nuko rero ubwo turi urubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo. Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw'ukuri rw'abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.” Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.” Nuko Pawulo ava muri bo. Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugore witwaga Damari n'abandi hamwe na bo. Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto. Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra. Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema. Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki. Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo. Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.” Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi. Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa. Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.” Amarayo umwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo. Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati “Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.” Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva, ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.” Abirukana imbere y'intebe y'imanza. Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho. Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo. Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda. Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira. Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso. Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya. Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose. Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe. Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa. Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza. Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw'Imana bumutera gufasha cyane abizeye, kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo. Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe. Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?”Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.” Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?”Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.” Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.” Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu. Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura. Abo bantu bose bari nka cumi na babiri. Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana. Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano. Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki. Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye. Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n'imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo. Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.” Kandi hariho abahungu barindwi b'Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo. Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?” Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse. Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru. Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n'ibyo bakoze. Kandi benshi mu bakoraga iby'ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by'ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by'ifeza inzovu eshanu. Uko ni ko ijambo ry'Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza. Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.” Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi. Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n'Inzira ya Yesu. Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w'ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by'urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi. Nuko abateraniriza hamwe n'abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga. Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’ Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n'urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n'abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.” Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!” Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo. Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza. Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry'ibirori. Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana. Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu. Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk'amasaha abiri bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!” Aho bigeze umwanditsi w'umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w'Abefeso ari wo urinda urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi, n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru? Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze, kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu. Nuko Demetiriyo n'abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n'abacamanza barahari baregane. Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe. Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y'iyi mivurungano ihari twakwireguza!” Avuze ibyo asezerera iteraniro. Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya. Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya. Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya. Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa. Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi. Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku. Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye. Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura. Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.” Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda. Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane. Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine. Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene. Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto, kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu. Ari i Mileto atumira abakuru b'Itorero ryo muri Efeso. Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya, nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda. Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo. None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi, keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo. Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana. “None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana. Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose. Mwirinde ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo. Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo. Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira. “Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose. Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe. Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose. Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma. Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge. Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara. Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda. Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukūrira imitwaro mu nkuge. Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu. Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n'abagore n'abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy'inyanja turasenga. Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo. Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe. Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe. Uwo yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga. Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya. Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’ ” Tubyumvise twebwe n'abantu b'aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu. Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw'izina ry'Umwami Yesu.” Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.” Hanyuma y'iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu. Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w'Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire. Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero. Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari. Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana. Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko! Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y'Abayuda. None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje? Nuko genza utya nk'uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo. Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose. Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, n'ubusambanyi.” Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa. Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira, barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.” (Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.) Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi. Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w'ingabo z'abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo. Muri ako kanya ajyana abasirikare n'abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonye umutware w'ingabo n'abasirikare, barorera gukubita Pawulo. Maze umutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo. Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n'urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw'igihome. Ageze ku rwuririro, umujinya w'abantu utuma abasirikare bamuterura, kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!” Benda kumwinjiza mu rugo rw'igihome, Pawulo abaza umutware w'ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?”Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki? Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b'abicanyi ibihumbi bine?” Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.” Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati: “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.” Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none. Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore. Kandi n'umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzana n'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe. “Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota. Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’ Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwo urenganya.’ Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry'uwo tuvugana. Ndamubaza nti ‘Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.’ Kandi ubwiza bw'uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n'abo twari turi kumwe njya i Damasiko. “Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n'Abayuda bose bari batuyeyo, aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’ Uwo mwanya ndahumuka ndamureba. Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke, kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise. None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’ “Nuko maze gusubira i Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk'urota mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.’ Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’ Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ” Baramwumviriza kugeza kuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.” Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere, bigeza aho umutware w'ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw'igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru. Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w'Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?” Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w'ingabo, aramubaza ati “Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?” Umutware w'ingabo araza aramubaza ati “Mbwira, mbese uri Umuroma koko?”Na we ati “Yee.” Umutware w'ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.”Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.” Nuko abari bagiye kumutata baherako baramureka, kandi umutware w'ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye. Bukeye bw'aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n'abanyarukiko bose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo. Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y'Imana kugeza kuri uyu munsi.” Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa. Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk'uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?” Abahagaze aho bati “Uratuka umutambyi mukuru w'Imana?” Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w'ubwoko bwawe.’ ” Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw'abapfuye.” Amaze kuvuga atyo habaho intonganya z'Abafarisayo n'Abasadukayo, abantu birema ibice kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n'umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose. Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?” Habaho intonganya nyinshi, umutware w'ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw'igihome. Mu ijoro ry'uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n'i Roma.” Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo. Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine. Bajya ku batambyi bakuru n'abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo. Nuko mwebwe n'abanyarukiko mubwire umutware w'ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk'abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.” Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw'igihome abibwira Pawulo. Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w'ingabo, kuko afite icyo amubwira.” Na we aramujyana amushyīra umutware w'ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.” Umutware w'ingabo amufata ukuboko, aramwihererana aramubaza ati “Icyo ushaka kumbwira ni iki?” Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk'abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza. Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.” Umutware w'ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.” Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu. Kandi bashake inyamaswa ziheka kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.” Yandika urwandiko ati “Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane. Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n'Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukana n'ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma. Nuko nshatse kumenya icyo bamurega icyo ari cyo, mujyana mu rukiko rwabo. Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha. Bukeye mburiwe yuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.” Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri. Bukeye bw'aho basubira mu rugo rw'igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana. Abo bageze i Kayisariya, baha umutegeka mukuru rwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo. Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.” Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode. Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo. Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati“Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe. Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane. Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw'ineza yawe, tuvuge amagambo make. Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti. Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk'uko amategeko yacu ari. Ariko umutware w'ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko, ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.” Abayuda na bo bamurega bimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko. Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati“Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe, kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo. Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa. Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri. Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe. Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw'abakiranutsi n'abakiranirwa. Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose. “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo. Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya, ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye. Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko, uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ” Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w'ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw'amagambo yanyu.” Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera. Bukeye Feliki azana n'umugore we Dirusila w'Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu. Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.” Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire. Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe. Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu. Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo, baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira. Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba. Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.” Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo. Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri. Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.” Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw'ibyo imbere yanjye?” Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza. Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.” Fesito amaze kujya inama n'abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.” Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito. Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe. Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka. Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w'Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’ Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu. Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga, ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima. Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw'ibyo. Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.” Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”Undi ati “Ejo uzamwumva.” Bukeye bw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo. Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho. Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza. None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika, kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.” Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati “Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho, kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n'impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva. “Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b'ubwoko bwacu n'i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi. Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango. None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza, ibyo imiryango yacu cumi n'ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n'umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n'Abayuda. Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye? “Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti. No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpawe ubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica. No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga. “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n'abatambyi bakuru. Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana. Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’ Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya. Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n'umugabo wo guhamya ibyo ubonye n'ibyo nzakubonekerana, ngukize ab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho, kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.’ “Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru. Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudaya n'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye. Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica. Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n'abanyamahanga ubutumwa bw'umucyo.” Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!” Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda. Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa. Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.” Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!” Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n'abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.” Umwami ahagurukana n'umutegeka mukuru na Berenike n'abo bari bicaranye, basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.” Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.” Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito. Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike. Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire. Dutsukira aho duhita munsi y'ikirwa cy'i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w'i Lukiya. Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo. Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw'i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingaho umuyaga. Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw'umudugudu witwa i Lasaya. Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.” Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze. Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari ho umwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba. Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw'i Kirete. Maze umwanya muto ushize, baterwa n'umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa. Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka. Duhita munsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane. Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga. Dukomeza guteraganwa n'umuyaga cyane, nuko bukeye bw'aho baroha imitwaro mu nyanja. Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja. Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y'umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira. Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge, kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndi uwayo nyikorera akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n'abo mugendana bose.’ Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.” Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye. Bagera uburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu. Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya. Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka. Pawulo abwira umutware utwara umutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.” Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda. Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa. Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.” Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho. Bose babona ihumure, na bo bararya. Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge. Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge. Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w'imbere uyigendesha berekeza ku musenyi. Ariko bageze mu ihuriro ry'amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y'amazi. Nuko umutwe w'inkuge w'imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyuma umenagurwa n'imbaraga y'umuraba. Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika. Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe, n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira. Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita. Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho. Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!” Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba. Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.” Bugufi bw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu. Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza. Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza. Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu. Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga. Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu. Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli. Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma. Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda. Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda. Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma. Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha. Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu. Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.” Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi. Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.” Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera. Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya, yabivuze neza ati‘Jya kuri abo bantu ubabwire utiKumva muzumva ariko ntimuzabimenya,Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza. Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,No kumenyesha umutima,No guhindukira,Ngo mbakize.’ “Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.”[ Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.] Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusura bose, akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga. Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw'Imana, ubwo yasezeranije kera mu kanwa k'abahanuzi bayo mu byanditswe byera, buvuga iby'Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera, kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo, ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n'Imana, bahamagariwe kuba abera.Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo. Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose. Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw'Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze, kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu, kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y'Umwuka ngo ibakomeze, tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n'ukwanjye. Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n'ubu. Abagiriki n'abatari Abagiriki, abanyabwenge n'abaswa mbafiteho umwenda, ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma. Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!” Umujinya w'Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza, kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk'Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abībwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y'ibirimarima icura umwijima. Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw'Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by'abantu bapfa, n'iby'ibiguruka, n'iby'ibigenza amaguru ane, n'iby'ibikururuka. Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen. Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye. Buzuye gukiranirwa kose n'ububi, no kurarikira n'igomwa, buzuye n'ishyari n'ubwicanyi, n'intonganya n'ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano, n'abatukana, n'abanga Imana n'abanyagasuzuguro, n'abīrarīra n'abahimba ibibi, n'abatumvira ababyeyi n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira, nubwo bamenye iteka ry'Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n'abandi babikora. Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora. Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri. Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana, kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana? Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuri y'Imana azahishurwa, kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko Imana itarobanura abantu ku butoni. Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko, kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri. Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko, ukīzigira yuko uri umurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima, n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy'ukuri n'ubwenge kibonerwa muri yo. Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe. Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa. Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa? Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri? Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri. Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana. Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana. Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw'Imana? Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk'uko byanditswe ngo“Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka,Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.” Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.) Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka? Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk'umunyabyaha? Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye. Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha nk'uko byanditswe ngo“Nta wukiranuka n'umwe, Nta wumenya, nta wushaka Imana. Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,Nta wukora ibyiza n'umwe.” “Umuhogo wabo ni imva irangaye,Bariganishije indimi zabo.”“Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.” “Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye.” “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo, Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.” “Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.” Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana, kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha. Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya, ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana, ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu. None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera, kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko. Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo, kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera. Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza. Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana. Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”? Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka, nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.” Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”? Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa. Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka, na we abone kuba sekuruza w'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza Aburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa, kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera. Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye, kuko icyo amategeko azana ari umujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumuro kihaba. Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwa urubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruza wa twese, (nk'uko byanditswe ngo “Nkugize sekuruza w'amahanga menshi”) imbere y'Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk'aho ari ibiriho. Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruza w'amahanga menshi nk'uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n'upfuye kuko yari amaze imyaka nk'ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, ahubwo abonye isezerano ry'Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka. Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka, ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n'uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu, watangiwe ibicumuro byacu akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe. Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana. Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe. Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n'ubu. Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari. Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza. Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi. Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumuro byinshi n'ugutsindishirizwa, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo. Nuko rero, ubwo igicumuro cy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga, kugira ngo nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha, kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we, kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu. Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n'amategeko, ahubwo dutwarwa n'ubuntu? Ntibikabeho! Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka? Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z'ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima, maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka. Ibyo mbivuze nk'umuntu ku bw'intege nke z'imibiri yanyu, kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe. Ubwo mwari mukiri imbata z'ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka. Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu? Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z'Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho, kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho? Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y'umugabo we. Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw'undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n'ayo mategeko, ni cyo gituma atāba umusambanyikazi naho yacyurwa n'undi mugabo. Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab'undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry'ibibi ryabyukijwe n'amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z'urupfu. Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw'Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw'inyuguti. Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n'amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukīfuze.” Ariko icyaha kibonye akīto mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye. Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa. Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu, kuko icyaha kibonye ako kīto mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha. Noneho amategeko ni ayera, ndetse n'itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza. Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije. Tuzi yuko amategeko ari ay'umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n'ibyaha. Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. Nishimira amategeko y'Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry'ibyaha ryo mu ngingo zanjye. Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha. Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu, kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka, kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. Abakurikiza ibya kamere y'umubiri bita ku by'umubiri, naho abakurikiza iby'Umwuka bakita ku by'Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro, kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana! Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe. Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka. Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe. Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y'imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo, kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana, kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu yuko turi abana b'Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. Mbonye yuko imibabaro y'iki gihe idakwiriye kugereranywa n'ubwiza tuzahishurirwa, kuko ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw'abana b'Imana, kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw'ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw'ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw'ubushake bw'Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w'ubwiza bw'abana b'Imana. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu, ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura w'Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b'Imana, ari ko gucungurwa kw'imibiri yacu, kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona? Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana. Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk'uko Imana ishaka. Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye, kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw'Imana adusabira? Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Nk'uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukīra bakuduhōra,Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.” Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaro udatuza mu mutima wanjye. Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b'umuryango wanjye ku mubiri kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b'Imana no guhabwa icyubahiro, n'amasezerano n'amategeko, n'imihango yo gukorera Imana. Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen. Icyakora si ukugira ngo ijambo ry'Imana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose, kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwo yabwiwe ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa.” Ibyo ni ukuvuga yuko abana b'umubiri atari bo bana b'Imana, ahubwo abana b'isezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo, kuko ijambo ry'isezerano ryari iri ngo “Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu.” Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n'umwe, ari we Isaka sogokuruza, (11-13) na we yabwiwe ngo “Umukuru azaba umugaragu w'umuto” nk'uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara. Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.” Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira. Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.” Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w'uwo ishaka. None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?” Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?” Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby'icyubahiro, n'urundi rwo gukoresha ibiteye isoni? None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z'umujinya zari zikwiriye kurimbuka, kugira ngo yerekanire ubutunzi bw'ubwiza bwayo ku nzabya z'imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga? Nk'uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti“Abatari ubwoko bwanjye nzabīta ubwoko bwanjye,Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi. Kandi aho hantu babwiriwe ngo‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,Ni ho bazitirwa abana b'Imana ihoraho.” Yesaya na we yavuze iby'Abisirayeli ati “Umubare w'abana ba Isirayeli naho waba nk'umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka, kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.” Kandi nk'uko Yesaya yavuze kera ati“Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto,Tuba twarabaye nk'i Sodomu, tukagereranywa n'i Gomora.” Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera, naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje. Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n'imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza nk'uko byanditswe ngo“Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza,Urutare rugusha,Ariko urwizera ntazakorwa n'isoni.” Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana ariko ritava mu bwenge, kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana, kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka. Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.” Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo). “Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye). Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.” Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.” Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa. Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?” Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo. Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse“Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose,Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.” Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati“Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga,Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.” Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati“Nabonywe n'abatanshatse,Neretswe abatambaririje.” Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukīra.” Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.” Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.” Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu. Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu. Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima, nk'uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu. Kandi Dawidi yaravuze ati“Ameza yabo ababera nk'umutego n'ikigoyi,N'igisitaza n'ingaruka mbi. Amaso yabo ahumwe be kureba,Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.” Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo! Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo. Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka? Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari. Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk'ingurukira hagati y'amashami, ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo, ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.” Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye, kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira. Nuko urebe kugira neza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa. Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho. Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk'ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo? Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo“Umukiza azava i Siyoni,Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.” “Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije,Ubwo nzabakuraho ibyaha.” Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa. Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw'ubugome bwabo, ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa , kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose. Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we? Ni nde wabanje kumuha ngo azamwīture? Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen. Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera. Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha, cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe. Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza. Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi. Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira. Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge. Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.” Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza. Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza. Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'Imana, uhōresha umujinya ukora nabi. Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana. Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukora uwo murimo. Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe. Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko. Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye. Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo. Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza. Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho. Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye. Uri nde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika. Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we. Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana. Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe. Niba turiho turiho ku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima. Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana, kuko byanditswe ngo“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye,Amavi yose azampfukamira,Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’ ” Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana. Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya. Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe. Icyiza cyawe cye gusebywa, kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu. Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya. Ntimugasenye umurimo w'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano. Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege. Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y'Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye. Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha. Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro. Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutima umwe n'akanwa kamwe. Nuko mwemerane nk'uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe, kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo“Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,Kandi nzaririmbira izina ryawe.” Kandi ngo“Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo.” Kandi ngo“Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka,Kandi amoko yose amuhimbaze.” Yesaya na we yarabisongeye ati“Hazabaho igitsina cya Yesayi,Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga,Ni na we abanyamahanga baziringira.” Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera. Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n'ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana. Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n'ubibutsa ku bw'ubuntu nahawe n'Imana, yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera. Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo. Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana. Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko. Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n'undi, ahubwo ngo bimere nk'uko byanditswe ngo“Abatabwiwe ibye bazabibona,Kandi abatabyumvise bazabimenya.” Ni cyo cyatumye ngira igisībya kenshi kimbuza kuza iwanyu, ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu, ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato. Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera, kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu. Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby'umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by'umubiri. Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z'ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya. Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye. Nuko ndabinginga bene Data, ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw'urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana nkire ab'i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n'abera mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe. Imana nyir'amahoro ibane namwe mwese, Amen. Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya, ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye. Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima. Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo. Muntahirize Mariya wabakoreye cyane. Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo. Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu. Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda. Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo. Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu. Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane. Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama. Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo. Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo. Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya. Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyurana n'ibyo mwize, mubazibukire kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza. Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi. Imana nyir'amahoro izamenagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze.Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko. Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya. Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z'umusoro w'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.[ Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.] Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga ryahishwe uhereye kera kose, ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera. Icyubahiro kibe icy'Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen. Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk'uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n'uwacu. Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu, kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe, bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo. Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n'inama, kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n'abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe. Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.” Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo, kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye. Icyakora nabatije n'abo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bw'amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa. Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z'Imana, kuko byanditswe ngo“Nzarimbura ubwenge bw'abanyabwenge,N'ubuhanga bw'abahanga nzabuhindura ubusa.” Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu? Kuko ubwo ubwenge bw'Imana bwategetse ko ab'isi badaheshwa kumenya Imana n'ubwenge bw'isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw'ibibwirizwa. Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge, ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu, ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z'Imana kandi ni ubwenge bwayo, kuko ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga. Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n'ibyoroheje byo mu isi n'ibihinyurwa n'ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y'Imana. Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.” Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n'intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by'Imana, kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe. Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi, n'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga, kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw'abantu, ahubwo mu mbaraga z'Imana. Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho. Ahubwo tuvuga ubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro. Mu batware b'iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro. Ariko nk'uko byanditswe ngo“Ibyo ijisho ritigeze kureba,N'ibyo ugutwi kutigeze kumva,Ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu,Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana. Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo. Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi. Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora. Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo. Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu? Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere? Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk'uko Imana yabahaye umurimo? Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza. Utera n'uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk'uko yakoze umurimo we, kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w'Imana n'inzu yayo. Nk'uko ubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk'umwubakisha mukuru w'ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano, ariko umurimo w'umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwe mu muriro. Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe. Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by'iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. Mbese ntimuzi ko ubwenge bw'iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.” Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.” Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu, kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana. Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana. Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza. Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye. Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi. Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe? Mumaze guhaga, mumaze gutunga ndetse mwimye nk'abami tutari kumwe. Yemwe icyampa mukima kugira ngo natwe twimane namwe. Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi nk'abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu. Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab'imbaraga, muri ab'icyubahiro naho twe turi ab'igisuzuguriro. Kugeza na n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi, dukoresha amaboko yacu imirimo y'imiruho. Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk'umwavu w'isi n'ibiharurwa by'ibintu byose. Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura nk'abana banjye nkunda, kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu. Nuko rero ndabinginga kugira ngo munyigane. Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose. Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu. Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo kuko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga. Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n'umutima w'ubugwaneza? Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari, kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu. Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose? Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya. Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we. Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe. Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera? Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi? Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby'ubu bugingo? Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni. Mbese koko nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza? Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera? Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa? Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data. Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw'Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n'Umwuka w'Imana yacu mu izina ry'Umwami Yesu Kristo. Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose. Ibyokurya ni iby'inda, n'inda na yo ni iy'ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw'Umwami, kandi Umwami na we ni uw'umubiri. Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo. Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho! Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.” Ariko uwifatanya n'Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we. Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana. Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore. Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n'umugore wese agire uwe mugabo. Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n'umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugabo we, kandi n'umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugore we. Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu. Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n'Imana, umwe ukwe undi ukwe. Abatararongorana kandi n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha. Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n'umugabo we. Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n'umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we. Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda. Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n'umugabo we kuko umugabo utizera yezwa ku bw'umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera. Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro. Wa mugore we, ubwirwa n'iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n'iki yuko utazakiza umugore wawe? Ariko umuntu wese agenze nk'uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose. Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk'utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe. Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y'Imana. Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa. Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubātūrwa ubikore. Uwahamagawe n'Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n'Umwami, kandi uwahamagawe n'Umwami ari uw'umudendezo aba ari imbata ya Kristo. Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z'abantu. Bene Data, umuntu wese abane n'Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa. Ibyerekeye abari simfite itegeko ry'Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n'Umwami ngo nkiranuke. Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw'iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari. Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi. Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N'umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza. Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk'abatabafite, kandi abarira bamere nk'abatarira, n'abishīma bamere nk'abatishīma, n'abagura bamere nk'abatagira icyo bafite, n'abakoresha iby'isi bamere nk'abatarenza urugero, kuko ishusho y'iyi si ishira. Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby'Umwami wacu uko yamunezeza, ariko uwarongoye yiganyira iby'isi ngo abone uko anezeza umugore we. Kandi hariho itandukaniro ry'umugore n'umwari. Utarongowe yiganyira iby'Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby'iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya. Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze. Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n'irari ry'umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza. Nuko rero ku bw'ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza. Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n'uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu. Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana. Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza. Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya. Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo). Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe. Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk'uko hariho imana nyinshi n'abami benshi), ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho. Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n'abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara. Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka. Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato, kuko umuntu nakubona wowe ujijutse wicaye urīra mu ngoro y'ikigirwamana, mbese ibyo ntibizatera umutima we udakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana, maze udakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye? Nuko ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo. Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data. Mbese si ndi uw'umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami? Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y'Umwami. Ibi ni byo nireguza ku bandega. Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa? Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk'uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b'Umwami Yesu na Kefa? Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera? Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo? Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambire umunwa w'inka ihonyora ingano.” Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa, cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho. Mbese ubwo twababibyemo iby'Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri? Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe?Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro? N'Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n'ubutumwa. Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye. Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano. Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n'uko mpawe ubusonga, nzagororerwa iki? Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu, ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw'umubwirizabutumwa. Nubwo kuri bose ndi uw'umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi. Ku Bayuda nabaye nk'Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n'amategeko nabaye nk'utwarwa n'amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n'amategeko. Ku badafite amategeko nabaye nk'udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n'amategeko ya Kristo. Ku badakomeye nabaye nk'udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. Kandi ibyo byose mbikora ku bw'ubutumwa, ngo mfatanye n'abandi muri bwo. Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe. Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose, bose bagasangira bya byokurya by'Umwuka na bya byokunywa by'Umwuka, kuko banywaga ku gitare cy'Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo. Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu. Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje. Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk'uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk'uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.” Kandi ntimugasambane nk'uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu ku munsi umwe. Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka. Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi. Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo. Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby'ukuri koko. Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo? Gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo? Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe. Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro? Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu? Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni. Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni. Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko? Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose. Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we. Ibiguzwe mu iguriro ry'inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw'umutima uhana, kuko isi n'ibiyuzuye ari iby'Uwiteka. Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutima uhana. Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw'uwo ubivuze no ku bw'umutima uhana, icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.Ni iki cyatuma umudendezo mfite uhinyurwa n'umutima uhana w'undi muntu? Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira? Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry'Imana, nk'uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe. Mugere ikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo. Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk'uko nayibahaye. Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w'umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w'umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we. Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza. Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe. Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y'Imana n'ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw'umugabo we kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo. Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw'umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw'umugabo. Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw'abamarayika. Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n'umugabo atabaho hatariho umugore. Nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n'umugore, ariko byose bikomoka ku Mana. Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe? Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni, naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy'umwambaro wo ku mutwe. Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk'uwo ashaka, kandi n'amatorero y'Imana ntawufite. Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma. Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato, kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo. Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri, kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa. Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry'Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima. Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.” Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw'Umwami Yesu kugeza aho azazira. Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n'ab'isi. Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane. Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira. Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya. Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose. Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera. Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe. Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi, ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka. Nk'uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari, kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe. Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi. Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri. Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri. Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he? Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana. Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he? Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe. Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.” Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z'umubiri zizwi ko ari iz'intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura, kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz'icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa. Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane. Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo. Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo. Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n'abahawe impano zo gukiza indwara, n'abahawe gufasha abandi, n'abahawe gutwara, n'abahawe kuvuga indimi nyinshi. Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza? Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi? Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi.Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza. Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana. Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose. Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo. Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura. Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane. Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza. Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero. Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke. Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha? Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n'iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo? Kandi n'impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara? Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n'iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca? Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa. Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n'uvuga na we yambera umunyamahanga. Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z'Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero. Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura. Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi. Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge. Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima? Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse. Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana, ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n'abandi. Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru. Byanditswe mu mategeko ngo“Nzavuganira n'ubu bwoko,Mu kanwa k'abavuga izindi ndimi,No mu kanwa k'abanyamahanga,Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.”Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera. Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze? Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose, ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko. Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke. Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we. N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure. Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa. Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo, kuko Imana itari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro.Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera, abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk'uko amategeko na yo avuga. Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro. Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry'Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine? Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry'Umwami wacu. Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa. Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana. Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda. Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none, akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye. Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose. Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda, kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana. Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye. Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye. Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka, kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk'ubusa. Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka, kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse. Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose. Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye, kuko ubwo urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuka kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu. Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo, ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza. Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n'ubutware bwose n'imbaraga zose, kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo. Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose. Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa? Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato? Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu. Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa. (Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza. Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni). Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?” Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa. Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto. Ariko Imana igaha umubiri nk'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako. Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziri ukwazo, n'iz'inyamaswa ziri ukwazo, n'iz'ibisiga ziri ukwazo, n'iz'ifi ziri ukwazo. Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw'iyo mu ijuru buri ukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buri ukwabwo. Ubwiza bw'izuba buri ukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buri ukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n'indi nyenyeri. No kuzuka kw'abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora, ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga, ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w'umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n'uw'umwuka. Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. Nk'uko uw'ubutaka ari ni ko n'ab'ubutaka bandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari. Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru. Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n'amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora. Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo“Urupfu rumizwe no kunesha.” “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?” Ibyaha ni byo rubori rw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko. Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo. Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami. Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. Ku wa mbere w'iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu. Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana. Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu, kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose. Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira. Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote, kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi. Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w'Umwami wacu nkanjye. Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data. Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza. Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. Ibyo mukora byose mubikorane urukundo. Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera. Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n'undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye. Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe kuko baruhuye umutima wanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo. Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo. Bene Data bose barabatashya.Mutashyanishe guhoberana kwera. Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe.Umwami wacu araza! Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen. Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana, kuko nk'uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo. Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n'iyo natwe tubabazwa. Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa. Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora, namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu. Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw'Imana. Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n'ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu. Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya. Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw'abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”? Ahubwo nk'uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n'ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”, kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa. Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe. Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze. Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate. Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira. Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye. Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda, kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda? Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese. Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje. Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe. Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije, ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n'agahinda gasāze. Ku bw'ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu. Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose. Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye. Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n'Umwami wacu, nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya. Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka. Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye? Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumeze nk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo. Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka? Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku by'inyama, ari byo mitima yanyu. Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana. Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo. Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira), nkanswe imitegekere y'Umwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza n'icyubahiro? Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka! Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk'aho ari ubwiza, kuko bwamazweho n'ubwiza buhebuje bw'iyaje hanyuma. Nuko rero, niba ubwiza bw'imitegekere ya mbere bwarahindutse ubusa ku bw'ubwiza bw'iya kabiri, noneho igumaho ni yo izarushaho cyane kugira ubwiza. Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho. Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo, nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho. Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho haba umudendezo. Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka. Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe, ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y'Imana. Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu, kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa. Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo. Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga. Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe. Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw'Imana burushaho gusāga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe. Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose. Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru. Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n'ubugingo. Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate. Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y'Umwami wacu (kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba), nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu. Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari. Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu. Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima. Niba dusaze, dusaze ku bw'Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe. Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira. Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi, kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro. Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n'Imana, kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana. Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa, kuko yavuze iti“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago, mu biboko, mu mazu y'imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa, dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n'urukundo rutaryarya; tuvuga ijambo ry'ukuri, dufite imbaraga z'Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z'iburyo n'iz'ibumoso, mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab'ukuri, dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n'abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n'abahanwa ariko ntitwicwa, dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufite byose. Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragūtse. Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu. Nuko ndababwira nk'abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk'uko mwagiriwe. Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti“Nzatura muri bo ngendere muri bo,Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Nuko muve hagati ya ba bandi,Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.Nanjye nzabākīra, Kandi nzababera So,Namwe muzambere abahungu n'abakobwa,Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana. Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije. Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho. Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuye ihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngira umunezero usesekaye. Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāri ubwoba. Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito. Nyamara si ukuza kwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n'uko yadutekerereje urukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n'umubabaro mwangiriraga n'ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima. Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak'umwanya muto gusa kagashira), none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n'uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw'Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu. Agahinda ko mu buryo bw'Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw'isi gatera urupfu. Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw'Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n'urukumbuzi n'ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo. Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby'uwagize nabi cyangwa si iby'uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y'Imana. Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n'ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese. Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n'isoni, ahubwo nk'uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk'ukuri. Umutima we urushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi. Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya. Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y'i Makedoniya yahawe. Bakigeragezwa cyane n'amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n'ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze. Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye, batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera. Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse. Ibyo ni byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera. Nuko rero nk'uko musāga muri byose, ari ukwizera no kuvuga neza no kumenya, no kugira umwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu na wo. Ibyo simbivugiye kubategeka, ahubwo mbivugiye kugerageza urukundo rwanyu ndugerageresha umwete w'abandi kugira ngo menye ko ari urw'ukuri, kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe. Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandi uhereye mu mwaka ushize, nyamara si ugupfa kubikora gusa, ahubwo ni ukugira ngo mubikore mubikunze. Nuko rero mubirangize, kugira ngo nk'uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite, kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite. Simvugiye ntyo kugira ngo abandi boroherezwe namwe ngo murushywe, ahubwo ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye nk'uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n'uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.” Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye, kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase. Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by'ubutumwa bwiza yakoze. Ariko uretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n'amatorero kujya ajyana natwe ku bw'uwo murimo w'ubuntu dushyiraho umwete, kugira ngo Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekane umutima wacu ukunze. Kuko twirinda ngo hatagira umuntu utugaya ku bw'izo mpano nyinshi tugwiza hose dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu. Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ari umunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugira umwete kuko abiringira cyane. Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z'amatorero zihimbaza Kristo. Nuko muberekere imbere y'amatorero ibihamya urukundo rwanyu, kugira ngo bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri. Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira, kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete. Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk'uko nababwiye, kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n'isoni z'ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye. Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby'ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk'iby'ubuntu koko bitameze nk'iby'ubugūgu. Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.” Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe. Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose nk'uko byanditswe ngo“Yaranyanyagije aha abakene,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.” Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu. Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa. Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana, bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose. Ku bw'ubuntu bw'Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane. Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka. Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka. Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk'uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y'abantu. Nubwo tugenda dufite umubiri w'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu, kuko intwaro z'intambara yacu atari iz'abantu, ahubwo imbere y'Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n'ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo. Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora. Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n'ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi. Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa n'isoni ne gutekerezwa ko meze nk'ubateza ubwoba inzandiko zanjye. Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.” Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari. Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira. Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye n'ingabano z'aho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe. Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nk'abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n'ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi. Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa. Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire, kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk'umwari utunganye. Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo, kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira, kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato. Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose. Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu? Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby'Imana, kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda. Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya! Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana. Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata. Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo. Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk'umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato. Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk'aho ari ijambo ry'Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk'ubwirizwa n'ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata. Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata. Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge. Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi. Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora (ibi mbivuze nk'umupfu) nanjye nagihangāra. Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko. Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu. Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n'icyenda. Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo, nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b'ibinyoma, mu miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n'imbeho, nambara ubusa. Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose. Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana? Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke zanjye. Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya. Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w'umwami Areta yarindishije umudugudu w'Abanyadamasiko ngo amfate. Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z'amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko. Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwe n'Umwami wacu. Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n'ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana). Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana), yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga. Ku bw'uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw'intege nke zanjye. Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana. Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye. Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo. Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga. Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo. Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye. Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi. Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana. Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka. Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagize ubwenge bwo kudutegesha uburiganya.” Mbese koko, hari ubwo nigeze ngira umuntu wese mu bo nabatumyeho mbākisha indamu? Nahuguye Tito mutumana na mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Si umwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye? Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y'Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza. Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n'ishyari, n'umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana. Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze. Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa. Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira, kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu. Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw'imbaraga z'Imana izerekanira muri mwe. Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa. Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa. Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n'abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n'abagawa. Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira. Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose. Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z'imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe. Mutashyanishe guhoberana kwera. Abera bose barabatashya. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera bibane namwe mwese. Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye), jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo, witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse. Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen. Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa, nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.” Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo. Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu kuko nanjye ntabuhawe n'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye. Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura. Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza. Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo. Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n'amaraso, cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko. Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu. Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu. (Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.) Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya. Ab'amatorero y'i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa, keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburaga kera”, nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye. Hashize imyaka cumi n'ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito njyanyweyo n'ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanurira ubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanurira abakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukira ubusa, cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa. Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa, ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b'indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutata umudendezo wacu dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo badushyire mu bubata. Abo ntitwabumviye na hato ngo dutegekwe na bo, kugira ngo ukuri k'ubutumwa bwiza kugume muri mwe. Ariko abashimwa ko ari bakuru (uko bameraga kera simbyitayeho, kuko ku bwanjye byose bimpwaniye. Imana ntirobanura abantu ku butoni), abo bashimwa nta cyo banyongereyeho ku byo nigishaga. Ahubwo babona yuko nahawe ubutumwa bwo kwigisha abatakebwe, nk'uko Petero yahawe ubwo kwigisha abakebwe, kuko Uwahaye Petero ubutware ngo atumwe ku bakebwe, ari na we wabumpaye nanjye ngo ntumwe ku banyamahanga. Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe. Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe mfite umwete wo kubikora. Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n'umugayo, kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n'abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufūra, arabanena kuko yatinyaga abakebwe. Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n'uburyarya bwabo. Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n'ukuri k'ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti “Ubwo wowe uri Umuyuda ukifata nk'abanyamahanga, ntiwifate nk'Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk'Abayuda?” Dore twebweho twavutse turi Abayuda ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga, nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n'amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko. Ariko se nidushaka gutsindishirizwa na Kristo, tugasanga ko twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ibyo byatuma Kristo avugwa ko ari umugabura w'ibyaha? Ntibikabeho! Kuko niba nongera kūbaka ibyo nashenye, mba nihinduye umunyabyaha. Amategeko yanteye gupfa ku mategeko ngo mbeho ku Mana. Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira. Simpindura ubusa ubuntu bw'Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n'amategeko Kristo aba yarapfiriye ubusa. Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka none mubiherukije iby'umubiri? Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko. Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera? Nk'uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, mumenye yuko ari na ko abīringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu. Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw'ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.” Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga. Abīringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose ngo abikore.” Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo. Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe. Bene Data, ibi ndabibabwira nk'umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry'umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho. Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo. Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije. None se amategeko yazanywe n'iki? Yategetswe hanyuma ku bw'ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu. (Icyakora uwo muhuza si uw'umwe, nyamara Imana ni imwe). Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y'Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo. Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n'ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n'amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera. Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu, kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe. Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari nyir'ibintu byose. Ahubwo ategekwa n'abamurera n'ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se. Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi. Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana. Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.” Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n'umuragwa ubihawe n'Imana. Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z'ibitari Imana nyakuri, ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo? Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka. Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n'ubusa. Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe. Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y'umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza, kandi nubwo iby'umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w'Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe. Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa. Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n'uko mbabwira ukuri? Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho. Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose. Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe, icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu. Abashaka gutwarwa n'amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n'amategeko? Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw'inshoreke undi ari uw'umugeni. Uw'inshoreke yavutse nk'uko iby'umubiri bigenda, naho uw'umugeni yavutse ku bw'isezerano ry'Imana. Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari, ari we kandi ugereranywa n'umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n'abana bayo. Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese kuko byanditswe ngo“Ishime ngumba itabyara,Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa,Kuko abana b'inyungwakazi ari benshi,Baruta ab'inkundwakazi.” Nuko rero bene Data, namwe muri abana b'isezerano nk'uko Isaka yari ari. Ariko nk'uko icyo gihe uwabyawe n'umubiri yarenganyaga uwabyawe n'Umwuka, na n'ubu ni ko bikimeze. Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n'umuhungu wayo, kuko umuhungu w'inshoreke atazaraganwa n'umuhungu w'umugeni.” Nuko bene Data, ntitukiri abana b'inshoreke, ahubwo turi ab'umugeni. Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata. Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. Naho twebwe ku bw'Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera. Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo. Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara. N'ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose. Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe. Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby'umusaraba kiba cyaramvuyeho. Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose. Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo, kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo. Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka. Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari. Bene Data, umuntu niyadukwaho n'icyaha, mwebwe ab'Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w'ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa. Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro. Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose. Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera. Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n'ukwanjye kuboko: ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO. Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw'imibiri yanyu. Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe. Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya. Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana. Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu. Bene Data, ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu. Amen. Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru, nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo. Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri, ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya, itumenyesheje ubwiru bw'ibyo ishaka ku bw'ineza y'ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi. Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera. Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw'agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe. Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye, mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera, mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y'ubutware bwose n'ubushobozi bwose, n'imbaraga zose n'ubwami bwose, n'izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y'ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose. Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose. Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu, kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu. Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n'intoki ku mubiri bita abatakebwe, mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n'Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y'ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo. Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, amaze gukuzaho amategeko y'iby'imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo, kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n'Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi. Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw'amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufi na bo ababwira iby'amahoro, kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe. Nuko ntimukiri abashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana, kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka. Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu, ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk'uko nabanje kwandika mu magambo make. Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko. Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'Umwuka, yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiri umwe natwe, abaheshejwe n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe. Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo. Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka, njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose, kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka, bamenyeshwe n'Itorero ubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi nk'uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu. Muri we ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye. Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n'amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu. Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese, uwo imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa, ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we, kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana. Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry'ibihe bidashira, Amen. Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw'Umwuka umurunga w'amahoro. Hariho umubiri umwe n'Umwuka umwe, nk'uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe, hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese. Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri. Ni cyo gituma ivuga iti“Amaze kuzamuka mu ijuru,Ajyana iminyago myinshi,Aha abantu impano.” Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru” risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu? Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugira ngo asohoze byose. Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo. Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo. Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk'uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw'imitima yabo, byabatandukanije n'ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby'isoni nke byose bifatanije no kwifuza. Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo, niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n'ukuri ko muri Yesu, bibabwiriza iby'ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, mugahinduka bashya mu mwuka w'ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukuri nk'uko Imana yabishatse. Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu. Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani. Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene. Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha. Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. Gusharira kose n'uburakari n'umujinya n'intonganya, no gutukana hamwe n'igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo. Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza. Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. Nuko ntimugafatanye na bo, kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. Ariko byose iyo bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. Ni cyo gituma bivugwa ngo“Usinziriye we, kanguka uzuke,Kristo abone uko akumurikira!” Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo. Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero, kuko turi ingingo z'umubiri we. Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n'Itorero. Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we. Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby'Umwami wacu. Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk'uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu. Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima. Mubakorere mubyishimiye nk'abakorera Umwami wacu, mutari nk'abakorera abantu. Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo. Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni. Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ari yo Jambo ry'Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw'ubutumwa bwiza, ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk'uko binkwiriye. Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze. Ni we mwatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu. Amahoro abe muri bene Data, n'urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya. Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'abepisikopi n'abadiyakoni. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse, kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose mbasabira nezerewe, kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu. Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo, kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw'Imana. Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu. Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n'inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo, mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe. Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere, kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe. Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga. Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunze. Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza, naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye. Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira, kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo, kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n'isoni z'ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw'amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n'umubiri wanjye iteka ryose nk'uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa. Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu! Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z'umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo. Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane, nyamara ku bwanyu ho kuguma mu mubiri ni byo binkwiriye. Nuko ubwo nizeye ibyo nzi neza yuko nzagumaho nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere mwishimire kwizera, kandi kugira ngo muzarusheho kunyirata muri Kristo Yesu, ubwo nzasubira kugaruka iwanyu. Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza, mudakangwa n'ababisha bo mu buryo bwose. Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyu kuri bo ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy'agakiza kanyu kava ku Mana. Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n'ubu. Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe, musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n'abandi. Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b'Imana batagira inenge hagati y'ab'igihe kigoramye cy'ubugoryi, abo mubonekeramo nk'amatabaza mu isi, mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi. Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese, abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye. Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu. Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by'ukuri, kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo. Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se. Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye. Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba. Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n'ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye, kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n'uko mwumvise yuko yarwaye. Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe. Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro. Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n'uwo mujye mububaha, kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw'umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu. Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z'ibibi, mwirinde n'abakeba gukeba kubi, kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira. Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha. Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko. Ku by'ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n'amategeko nari inyangamugayo. Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w'abapfuye. Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo. Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza. Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo. Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo. Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by'isi. Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n'umubiri w'ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose. Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye. Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu. Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by'ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n'abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy'ubugingo. Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!” Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe. Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, icyakora mwaranzirikanaga ariko mwaburaga uburyo. Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye. Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine. Ndetse n'i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri. Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe. Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana. Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. Icyubahiro kibe icy'Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen. Nimuntahirize abera bose bari muri Kristo Yesu. Bene Data turi kumwe barabatashya. Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari. Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu. Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data, turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi.Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese. Dushima Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose, kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose, ku bw'ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukuri k'ubutumwa bwiza bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw'Imana by'ukuri, nk'uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye, kandi watubwiye iby'urukundo rwanyu muheshwa n'Umwuka. Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose nk'uko ubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo, mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n'abera umurage wo mu mucyo. Ni we wadukijije ubutware bw'umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda. Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru. Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi, none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa, niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n'ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y'ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo. None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw'umubiri we ari wo Torero, iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry'Imana ryose, ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n'ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by'ubwiza. Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo. Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane. Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n'ab'i Lawodikiya ndetse n'abatarambona ku mubiri bose kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw'Imana ari bwo Kristo. Muri we ni mo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe. Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumana kose mu buryo bw'umubiri. Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere. Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye. Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n'abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw'umusaraba. Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, (ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”, kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri. Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza. Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n'imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, ibyo ni byo bizanira umujinya w'Imana abatumvira. Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n'imirimo ye, mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye. Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose. Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo. Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko bikwiriye abari mu Mwami wacu. Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire. Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima. Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa. Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana. Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo. Ariko ukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni. Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru. Mukomeze gusenga muba maso, mushima. Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe kugira ngo mbwerekane nk'uko nkwiriye kuvuga. Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese. Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose. Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu, mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose. Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.) Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamaze umubabaro. Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli. Luka umuvūzi ukundwa, na Dema barabatashya. Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye. Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya. Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu, uwusohoze.” Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye.Ubuntu bw'Imana bubane namwe. Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe. Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze, twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n'umuhati w'urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y'Imana yacu ari yo Data wa twese. Bene Data bakundwa n'Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu. Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n'Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry'Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by'Umwuka Wera. Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy'abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya, kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw'ijambo ry'Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu, kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n'uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho, no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera. Bene Data, ubwanyu muzi yuko kubasūra kwacu kutari uk'ubusa, ahubwo tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa nk'uko mubizi, duhabwa n'Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw'Imana turi mu ntambara nyinshi. Kuko guhugura kwacu atari uko kuyobya, kutava mu byanduye kandi kukaba atari uko kuriganya, ahubwo nk'uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk'abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu. Ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya nk'uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze ho umugabo. Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe cyangwa mu bandi, nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe nk'uko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane. Bene Data, mwibuke umuhati wacu n'imiruho nk'uko twababwirije ubutumwa bwiza bw'Imana dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera. Mwebwe n'Imana ni mwe ntanze ho abagabo b'uburyo twameranaga namwe abizera turi abera, dukiranuka kandi tutariho umugayo, kandi nk'uko mubizi twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza nk'uko se w'abana agirira abana be, kugira ngo mugende uko bikwiriye ab'Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n'ubwiza bwayo. Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera, kuko bene Data mwigānye amatorero y'Imana y'i Yudaya ari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n'ubwoko bwanyu ari bimwe n'ibyo abo bababajwe n'Abayuda. Bishe Umwami Yesu n'abahanuzi kandi natwe baratwirukanye ntibanezeza Imana, baba abanzi b'abantu bose. Batubuza kubwiriza abanyamahanga ngo na bo bakizwe, bahora buzuza urugero rw'ibyaha byabo. Ariko ubu bwo, umujinya ubasohoreyeho kubarangiza rwose. Ariko twebweho bene Data, ubwo twatandukanywaga namwe igihe gito ku mubiri, ariko si ku mutima twiyongeranije kugira umwete wo kubabona, tubakumbura cyane kuko twashakaga kuza iwanyu. (Icyakora jyewe Pawulo sinabishatse rimwe gusa ahubwo ni kabiri), ariko Satani aratubuza. Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu. Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine. Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n'aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho. Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi. Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa. Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk'uko natwe tubakumbura. Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n'amakuba, kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw'ibyishimo byose tubīshimira imbere y'Imana yacu? Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu. Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n'Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu. Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk'uko natwe twabakunze, kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose. Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk'uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho. Muzi amategeko twahawe n'Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n'irari ryo kurigira nk'abapagani batazi Imana, kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y'ibyo byose nk'uko twabanje kubabwira no kubahamiriza. Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera. Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n'Imana gukundana, ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b'i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze, kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk'uko twabategetse, kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye. Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby'abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo. Ariko bene Data, iby'ibihe n'iminsi ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk'umujura, kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima. Nuko rero twe gusinzira nk'abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha kuko abasinzira basinzira nijoro, n'abasinda bagasinda nijoro. Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we. Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk'uko musanzwe mubikora. Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro. Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Ntimukazimye Umwuka w'Imana kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, mwirinde igisa n'ikibi cyose. Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora. Bene Data, mudusabire. Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera. Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga. Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza. Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa, kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe hagati y'umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze, ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe. Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera, kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'uko ubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri. Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana. Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe? Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho. Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe. Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka. Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri. Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo. Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu. Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza. Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry'Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk'uko biri muri mwe, kandi ngo dukire abantu babi b'ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose. Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi. Kandi ibyanyu tubyiringijwe n'Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora. Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw'Imana no ku kwihangana kwa Kristo. Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe. Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe, cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu, kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo. Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo. Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza. Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n'isoni. Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So. Nuko rero Umwami wacu w'amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese. Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n'ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese. Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu, ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. Ugume muri Efeso nk'uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi, cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka. Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya. Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by'amanjwe, bashaka kuba abigisha b'amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera. Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko, kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubaha Imana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina, n'abicanyi n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima, zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe. Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; kandi ubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere. Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. Umwami nyir'ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen. Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk'inkuge imenetse ku byo kwizera. Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana. Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri. Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo, ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n'intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri. Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka. Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana. Umugore yigane ituza aganduke rwose, kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva. Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro. Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda. Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.” Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w'umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w'impiya, utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose. (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana?) Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho. Kandi akwiriye gushimwa neza n'abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani. Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi, ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza. Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w'ubudiyakoni. N'abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose. Abadiyakoni babe abagabo b'umugore umwe, bategeka neza abana babo n'abo mu ngo zabo. Kuko abakora neza uwo murimo w'ubudiyakoni bibonera umwanya w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo. Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba, kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuri igushyigikiye. Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza. Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni” bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye, babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima, kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe, kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga. Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w'ibya Kristo Yesu utunzwe n'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije. Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo. Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera. Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe. Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru. Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva. Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n'abasore ubahugure nka bene so, abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n'abagore bakiri bato n'abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose. Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by'ukuri. Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y'Imana. Umupfakazi by'ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro, ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze. Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo. Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera. Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa, agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose. Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa, bakagibwaho n'urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere. Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n'abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye. Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka; kuko n'ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani. Nihagira uwizera w'umugabo cyangwa w'umugore ufite indushyi z'abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri. Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry'Imana no kwigisha, kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.” Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu. Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye. Ndakwihanangiririza imbere y'Imana na Yesu Kristo n'abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw'umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera. Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane. Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw'inda yawe kuko urwaragura. Ibyaha by'abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby'abandi bizagaragara hanyuma. Uko ni ko n'imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n'itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka. Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa. Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n'uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n'abakundwa.Ujye wigisha ibyo ubibahugure. Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubaha Imana, aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukeka ibibi, n'impaka z'abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu. Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi. Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi. Ndakwihanangiririza mu maso y'Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato, witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n'umugayo, kugeza ku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo, kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutware utwara abatware. Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen. Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri. Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa.Ubuntu bubane namwe. Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri, ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda.Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro. Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero, kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe. Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y'Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n'imbaraga z'Imana yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose, ariko none bukaba bwarerekanywe no kuboneka k'Umukiza wacu Kristo Yesu, wahinduye urupfu ubusa akerekanisha ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza. Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n'intumwa n'umwigisha w'abanyamahanga. Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi. Ujye ukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo. Uzi yuko abo muri Aziya bose banteye umugongo, muri abo ni Fugelo na Herumogene. Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuraga kenshi, kandi ntaragakorwa n'isoni z'umunyururu wanjye, ahubwo ageze i Roma agira umwete wo kunshaka arambona. Umwami amuhe kuzabona imbabazi z'Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya. Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi. Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe. Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto. Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose. Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga, ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu. Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho. Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we, kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana, kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.” Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva. Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri. Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto, kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe. Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.” Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye. Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane. Ariko umugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka. Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo. Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi, bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri. Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera. Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye. Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana, no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose. Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa. Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma. Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana. Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. Gira umwete wo kuza aho ndi vuba. Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10 Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso. Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby'impu. Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze. Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane. Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho! Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare. Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen. Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo. Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye. Gira umwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose. Umwami Yesu abane n'umutima wawe. Ubuntu bw'Imana bubane nawe. Pawulo imbata y'Imana n'intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z'Imana no kuzimenyesha ubwenge bw'ukuri guhuje no kubaha Imana, niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk'uko Imana Umukiza wacu yategetse. Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.Ubuntu n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu. Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b'Itorero mu midugudu yose nk'uko nagutegetse. Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk'uko bikwiriye igisonga cy'Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi, ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk'uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka. Kuko hariho benshi b'ibigande n'abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro, bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y'abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi. Umwe muri bo w'umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b'abanyabute.” Uko guhamya ni uk'ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera, batita ku migani y'ibinyoma y'Abayuda n'amategeko y'abantu batera umugongo ukuri. Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n'imitima yabo. Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze. Ariko wowe ho uvuge ibihuye n'inyigisho nzima. Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n'urukundo no kwihangana. N'abakecuru ni uko ubabwire bifate nk'uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n'inzoga nyinshi, bigisha ibyiza kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo, no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by'ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry'Imana ridatukwa. N'abasore ni uko ubahugure kudashayisha, wiyerekane muri byose nk'icyitegererezo cy'imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n'ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw'ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga. Hugura abagaragu b'imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka, batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z'Imana Umukiza wacu. Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza. Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk'ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura. Ubibutse kugandukira abatware n'abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose. Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw'irari ribi n'ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n'ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. Nyamara kugira neza kw'Imana Umukiza wacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera, uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho. Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu. Ariko ibibazo by'ubupfu n'amasekuruza, n'intonganya no kujya impaka z'amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby'ubusa. Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n'ubwa kabiri ntukamwemere, kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza. Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy'imbeho. Ugire n'umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by'amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura. Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha. Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera.Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo, na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n'Itorero ryo mu rugo rwawe. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze kuko numvise iby'urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n'abera bose, kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo. Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuye imitima y'abera. Ku bw'ibyo nubwo mfite ubushizi bw'amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye, mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu. Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo, utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi. Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk'inkoramutima yanjye. Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza. Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze. Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka, atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu. Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk'uko wanyakira, kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho. Ni jye Pawulo wanditse n'ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe. Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo. Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n'ibiruta ibyo mvuze. Kandi n'ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa. Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya, na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu, Amen. Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. Uwo kuko ari ukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw'Ikomeye cyane yo mu ijuru. Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk'uko n'izina yarazwe riruta ayabo. Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti“Uri Umwana wanjye,Uyu munsi ndakubyaye”?Cyangwa ngo ivuge iti“Nzaba Se,Na we azaba Umwana wanjye”? Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b'Imana bose bamuramye.” Iby'abamarayika yarabivuze iti“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,N'abagaragu bayo ibahindura ibirimi by'umuriro.” Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti“Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose,Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka. Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Ikakurutisha bagenzi bawe.” Yongera kuvuga iby'Umwana wayo iti“Uwiteka, mbere na mbere,Ni wowe washyizeho urufatiro rw'isi,N'ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasāza nk'umwenda, Kandi uzabizinga nk'umwitero,Bihindurwe ukundi.Ariko wowe ho uri uko wahoze,Imyaka y'ubugingo bwawe ntizagira iherezo.” Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti“Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe”? Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza? Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k'abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n'abamwumvise, Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse? Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati“Umuntu ni iki ko umwibuka,Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? Wamuremye umucishije bugufi,Aba hasi y'abamarayika ho hato,Wamwambitse ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba.Wamuhaye gutegeka imirimo y'intoki zawe, Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y'ibirenge bye.”Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we, ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu. Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w'agakiza kabo kubabazwa. Kuko uweza n'abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n'isoni zo kubita bene Se ati “Nzabwira bene Data izina ryawe,Nkuririmbire ishimwe hagati y'iteraniro.” Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n'abana Imana yampaye.” Nuko rero nk'uko abana bahuje umubiri n'amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw'urupfu ari we Satani, abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose. Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu. Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w'imbabazi kandi ukiranuka mu by'Imana, abe n'impongano y'ibyaha by'abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura, ukiranukira Iyamutoranije nk'uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose. Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk'uko icyubahiro cy'umwubatsi kiruta icy'inzu, kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose. Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk'umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma. Ariko Kristo akiranuka nk'Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka. Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima,Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza,Ku munsi wo kugerageza mu butayu, Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata,Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine. Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab'icyo gihe,Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba,Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’, Nuko ndahirana umujinya wanjye nti‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ” Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n'ibihendo by'ibyaha. Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka nk'uko bivugwa ngo“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,Ntimwinangire imitima,Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.” Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose? Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu? Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye. Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira. Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti“Narahiranye umujinya wanjye nti‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi. Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.” Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,Ntimwinangire imitima.” Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi. Nuko rero, ku bw'ibyo haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana, kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk'uko Imana yaruhutse iyayo. Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira. Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze. Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye. Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw'abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n'ibitambo by'ibyaha, kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n'abayobye, kuko na we agoswe n'intege nke. Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk'uko abitambirira abandi. Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n'Imana nk'uko Aroni yahamagawe. Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n'Iyamubwiye iti“Uri Umwana wanjye,Uyu munsi ndakubyaye.” Kandi nk'uko yavuze n'ahandi iti“Uri Umutambyi iteka ryose,Mu buryo bwa Melikisedeki.” Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe. Nyamara nubwo ari Umwana w'Imana, yigishijwe kumvira ku bw'imibabaro yihanganiye, kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w'agakiza kadashira, Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki. Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza. Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka. Icyakora Imana nibikunda tuzabikora. Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n'umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, bakanasogongera ijambo ryiza ry'Imana, n'imbaraga z'igihe kizaza maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w'Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro. Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n'Imana umugisha. Ariko niba bumeramo amahwa n'ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa. Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza, kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera. Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana. Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti “Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.” Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe. Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo. Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu. Ibyo byiringiro tubifite nk'igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane, aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki. Melikisedeki uwo wari umwami w'i Salemu, n'umutambyi w'Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha, ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w'i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w'amahoro.” Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose. Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy'iminyago y'inyamibwa. Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu. Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir'ibyasezeranijwe! Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n'ukomeye. Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho. Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga. Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n'ubutambyi bw'Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni? Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n'amategeko na yo akwiriye guhinduka, kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n'uwakoze umurimo wo ku gicaniro. Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi. Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki, utatoranirijwe ubutambyi nk'uko byategetswe n'amategeko yo mu buryo bw'abantu, ahubwo wabuheshejwe n'uko afite imbaraga z'ubugingo butagira iherezo, kuko ahamywa ngo“Uri umutambyi iteka ryose,Mu buryo bwa Melikisedeki.” Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw'intege nke zaryo n'umumaro muke, kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry'ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana. Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro, (dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”), ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w'isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza. Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho, naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka. Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire. Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n'abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y'amajuru, utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by'ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga. Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y'amategeko, rishyiraho Umwana w'Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose. Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw'intebe y'Ikomeye cyane yo mu ijuru, ukorera Ahera ho mu ihema ry'ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n'Umwami Imana. Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura. Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk'uko bitegetswe n'amategeko. (Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”) Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw'abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w'isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n'amasezerano aruta ayabo. Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi. Kuko yavuze ibagaya iti“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga,Ubwo nzasezerana isezerano rishyaN'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda, Ridahwanye n'isezerano nasezeranye na ba sekuruza,Ku munsi nabafataga ukuboko,Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n'inzu ya Isirayeli,Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,Nyandike mu mitima yabo,Kandi nzaba Imana yabo,Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we,Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,Kuko bose bazamenya,Uhereye ku woroheje hanyuma y'abandi,Ukageza ku ukomeye uruta abandi. Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo,Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.” Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira. Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y'ubutambyi rifite n'Ahera h'iyi si kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy'amatabaza n'ameza, n'imitsima iyateretseho imbere y'Imana, rikitwa Ahera. Kandi hirya y'inyegamo y'umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane. Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n'isanduku y'isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw'izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by'amabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5 Hejuru yayo hariho Abakerubi b'icyubahiro bateye igicucu intebe y'imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha. Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo. Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana. Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho, ari ryo ryashushanyaga iby'iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w'ubitura, kuko ibyo hamwe n'ibibwiriza iby'ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by'uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw'abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa. Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n'intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi. Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa n'ay'ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka. None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho? Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere. Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye. Isezerano ryo kuraga risohozwa n'urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho. Ni cyo gituma n'isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso. Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk'uko yategetswe yose, yenda amaraso y'ibimasa n'ay'ihene, n'amazi n'ubwoya bw'intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n'urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy'amategeko no ku bantu bose arababwira ati “Aya ni yo maraso y'isezerano Imana yabategekeye.” Nuko ihema n'ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso, kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by'ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n'ibitambo biruta ibyo. Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu. Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk'uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye, kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza, ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza. Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye. Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha, ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n'ibyo bitambo uko umwaka utashye. Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi n'ay'ihene akuraho ibyaha! Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati“Ibitambo n'amaturo ntiwabishatse,Ahubwo wanyiteguriye umubiri. Ntiwishimiye ibitambo byokeje,Cyangwa ibitambo by'ibyaha. Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana,(Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye),Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ” Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse), aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha. Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha yicara iburyo bw'Imana, ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye. Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose. Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”Arongera ati “Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.” Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha. Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu, tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y'ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we, kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y'Imana, twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza. Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo. Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy'ibyaha keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w'inkazi uzarya abanzi b'Imana. Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi? Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.” Erega biteye ubwoba gusumirwa n'amaboko y'Imana ihoraho! Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y'intambara nyinshi mumaze kuvirwa n'umucyo, ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n'abagirirwa batyo. Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho. Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,Kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri. Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya. Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe, kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema. Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk'intumbi), akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanja utabarika. Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w'ikinege, uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.” Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n'abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk'uzutse. Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y'ibizaba. Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry'inkoni ye. Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw'Abisirayeli, agategeka iby'amagufwa ye. Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n'ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry'umwami. Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n'ubwoko bw'Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by'ibyaha, kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'ureba Itaboneka. Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b'imfura atabakoraho. Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk'abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa. Kwizera ni ko kwatumye inkike z'amabuye z'i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi. Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n'abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro. Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n'ibya Baraki, n'ibya Samusoni n'ibya Yefuta, n'ibya Dawidi n'ibya Samweli, n'iby'abahanuzi 16.1--1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1--25.1 baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y'intare no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga. Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse.Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y'imbohe. 38.6. Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z'intama n'iz'ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi. Yemwe, n'isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe. Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana. Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha, kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo“Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana,Kandi ntugwe isari nagucyaha. Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe. Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo. Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye, kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire. Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe. Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira. Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n'umwijima w'icuraburindi n'umuyaga w'ishuheri, n'ijwi ry'impanda n'iry'amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo, kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.” Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.” Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika, n'Itorero ry'abana b'impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n'Imana umucamanza wa bose n'imyuka y'abakiranutsi batunganijwe rwose. Mwegereye na Yesu umuhuza w'isezerano rishya, mwegereye n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli. Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru! Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n'ijuru na ryo.” Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho. Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya kuko Imana yacu ari umuriro ukongora. Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi. Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri. Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka. Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.Umuntu yabasha kuntwara iki?” Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro. Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho. Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo. Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye. Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugo twemeye gutukwa ku bwe, kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza. Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo. Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana. Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe. Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose. Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa. Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose, ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen. Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make. Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe. Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya. Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Amen. Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya. Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana, kuko umuntu w'imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose. Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe, naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk'uburabyo bw'ibyatsi. Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw'ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose. Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. Ntimukayobe bene Data bakundwa. Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka. Yatubyarishije ijambo ry'ukuri nk'uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk'umuganura w'ibiremwa byayo. Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw'abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw'Imana. Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu. Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora. Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ari ubusa. Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi. Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w'icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y'izahabu n'imyenda y'akataraboneka, akinjirana n'umukene wambaye ubushwambagara, namwe mukita ku uwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye”, mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye? Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda? Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa? Nyamara niba musohoza amategeko y'Umwami wacu, nk'uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda”, muba mukoze neza. Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n'amategeko y'uko mwacumuye. Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. Muvuge kandi mukore nk'abajya gucirwa urubanza n'amategeko atera umudendezo, kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru. Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by'iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye. Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi. Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n'imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n'imirimo ye. Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y'Imana. Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n'imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa. Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira? Nuko rero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye. Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz'abandi, kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose. Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n'imibiri yayo yose. Kandi dore n'inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n'umuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka. N'ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane! Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n'isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu. Kuko amoko yose y'inyamaswa n'ibiguruka n'ibikururuka n'ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje, ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica. Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y'Imana, mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo. Mbese ye, amazi meza n'akereta yabasha kuva mu isōko imwe? Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z'umutini? Ni ko n'isōko itabasha kuvamo amazi y'umunyu kandi ngo ivemo n'ameza. Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge. Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri. Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni, kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro. Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba, murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi butera kwangwa n'Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduye umwanzi w'Imana. Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari”? Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima. Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda. Mwicishe bugufi imbere y'Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru. Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza. Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza? Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w'inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”, nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.” Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi. Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha. Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiye kuzabona. Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi, izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka. Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo. Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya. Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye. Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi. Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe. Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka. Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe. Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa. Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora, mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi. Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b'intore bo mu batataniye i Ponto n'i Galatiya, n'i Kapadokiya no muri Asiya n'i Bituniya, mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe. Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru, mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka. Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu. Abahanuzi bahanuye iby'ako gakiza barondora n'iby'ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n'ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n'Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka. Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. Mube nk'abana bumvira, ntimwishushanye n'irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk'uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.” Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya. Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo wamenywe n'Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y'ibihe ku bwanyu, abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bibe ku Mana. Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho. Kuko,“Abafite imibiri bose bahwanye n'ibyatsi,Ubwiza bwabo bwose bumeze nk'uburabyo bw'ibyatsi.Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka, Ariko ijambo ry'Uwiteka ryo rihoraho iteka.”Kandi iri ni ryo jambo ry'ubutumwa bwiza mwabwirijwe. Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n'abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry'igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugira ngo mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo. Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi,Kandi uryizera ntazakorwa n'isoni.” Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka, Ni ibuye risitaza n'urutare rugusha.”Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe. Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 2.14; Yes 9.1 Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe. Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana. Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami. Bagaragu b'imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi, kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana. Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo. Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana bareshywe n'ingeso nziza z'abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha. Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw'imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w'umwuka ufite ubugwaneza n'amahoro ari wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana. Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo, nk'uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b'uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura. Namwe bagabo ni uko; mubane n'abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk'inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk'abaraganwa namwe ubuntu bw'ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi. Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha. Kuko byanditswe ngo“Ushaka gukunda ubugingo,No kubona iminsi myiza,Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi,N'iminwa ye itavuga iby'uburiganya. Kandi azibukire ibibi akore ibyiza,Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire. Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,N'amatwi ye ari ku byo basaba.Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.” Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ry'ibyiza? Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima, ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware. Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukora ibyiza niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahōra gukora ibibi. Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'umwuka. Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y'imbohe, ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n'amazi. Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafite ubutware n'imbaraga. Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk'intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka. Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo. Basigaye batangazwa n'uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya, nyamara bazabibazwa n'uwiteguye guca imanza z'abazima n'abapfuye. Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwa ubutumwa bwiza, ari ukugira ngo bacirwe urubanza mu mubiri mu buryo bw'abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw'Imana. Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga. Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi. Mucumbikirane mutitotomba, kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen. Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk'abagushije ishyano. Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa. Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana. Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo. Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina. Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b'inzu y'Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Imana rizamera rite? Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n'umunyabyaha bazaba he? Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza. Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk'uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw'umutima ukunze kandi mudasa n'abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by'umukumbi. Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika. Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. Icyubahiro n'ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen. Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri, nimubuhagararemo mushikamye. Itorero ry'i Babuloni ry'abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya. Mutashyanishe guhoberana k'urukundo.Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo. Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n'intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw'igiciro cyinshi guhwanye n'ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n'Umukiza. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu, kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera. Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu. Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu. Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando, kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk'uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje. Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose. Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n'ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n'amaso yacu icyubahiro cye gikomeye, kuko yahawe n'Imana Data wa twese ishimwe n'icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera. Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse. Ingeso zabo z'isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y'ukuri. Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira. Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka, kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubaha Imana umwuzure, kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana, ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha, (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugome yarebaga akumva.) Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w'amateka ngo bahanwe, ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa.Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro, nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n'ubushobozi, ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka. Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk'inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo, bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n'inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza. Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab'imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa. Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa, ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry'umuntu, ikabuza ibisazi by'uwo muhanuzi. Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, barindiwe umwijima w'icuraburindi kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke. Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z'ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye n'imbata yacyo. Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. Ibyabasohoyeho ni iby'uyu mugani w'ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.” Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n'intumwa zabatumweho. Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y'imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw'isi.” Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n'isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw'ijambo ry'Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n'amazi ikarimbuka. Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w'amateka, urimbure abatubaha Imana. Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe. Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuriri ukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra. Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w'Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane! Kandi nk'uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo. Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe, ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka. Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu. Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen. Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo. Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi. Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe. Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose. Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we, kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk'uko yagendaga. Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise. Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry'ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w'ukuri ukaba umaze kurasa. Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n'ubu. Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we, naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye. Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw'izina rye. Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenye uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese. Ndabandikiye ba se, kuko mwamenye uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry'Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi. Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiri ari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. Bana bato, tugeze mu gihe cy'imperuka kandi nk'uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye. Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose. Nyamara mwebweho mwasīzwe n'Uwera kandi muzi byose. Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri. Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo. Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se. Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se. Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho. Ibyo mbibandikiriye ababayobya, kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk'ukuri atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we. Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza. Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n'uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we. Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye. Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ari umukiranutsi. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n'Imana. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw'Imana. Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza. Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga. Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute? Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri. Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose. Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo. Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse. Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye. Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi. Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi. Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira. Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo. Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu. Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana. Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose. Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo. Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w'abari mu isi. Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana. Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda.Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w'amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si. Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo. Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b'Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, ni ukwizera kwacu. Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana? Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n'amaraso na yo, kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. Ibihamya ni bitatu: umwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje. Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho. Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye. Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira. Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha. Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n'Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho. Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bari mu Mubi. Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho. Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa. Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n'abazi ukuri bose barabakunda, ku bw'ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo. Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese. Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane. Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry'Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk'uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere. Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo. Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n'Umwana we. Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”, kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi. Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi. Abana b'intore, mwene so, baragutashya. Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by'ukuri. Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza, kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi bahamije urukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana, kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga. Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri. Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvuga amagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero. Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana. Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri. Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu, ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye. Urasigare amahoro.Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina. Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo. Imbabazi n'amahoro n'urukundo bigwire muri mwe. Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu. Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye. N'abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w'icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye. Kandi n'i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n'umuriro utazima. Uko ni ko na ba bandi b'abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro. Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.” Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n'ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk'inyamaswa zitagira ubwenge. Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra. Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n'umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe. Ni umuraba wo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w'icuraburindi iteka ryose. Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n'amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw'imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n'amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.” Abo ni abitotomba n'ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu. Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n'intumwa z'Umwami wacu Yesu Kristo, uko zababwiye ziti “Mu gihe cy'imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n'iby'Imana.” Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka. Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, mwikomereze mu rukundo rw'Imana, mutegereze imbabazi z'Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho. Ababagisha impaka mubagirire impuhwe, abandi mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n'umwenda utewe ibizinga n'umubiri. Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje, ari yo Mana imwe yonyine n'Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n'ubushobozi no kuganza n'ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n'iteka ryose. Amen. Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo. Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi. Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen. Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen. “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose. Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu. Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.” Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu, kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w'izahabu mu gituza. Umutwe we n'umusatsi we byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera cyangwa nka shelegi, n'amaso ye yasaga n'ibirimi by'umuriro, ibirenge bye bisa n'umuringa w'umuteke utunganijwe n'umuriro wo mu ruganda, n'ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma. Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye. Mubonye ntyo mwikubita imbere nk'upfuye, anshyiraho ukuboko kw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu. Nuko wandike ibyo ubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho hanyuma n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi. “Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti“Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana. Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’ “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Simuruna uti“Uwa mbere ari na we w'imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati ‘Nzi amakuba yawe n'ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n'uko utukwa n'abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab'isinagogi ya Satani. Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’ “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.“Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Perugamo uti“Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati ‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y'ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba. Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane. Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo. Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’ “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretse urihabwa. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Tuwatira uti“Umwana w'Imana, ufite amaso asa n'ibirimi by'umuriro n'ibirenge bye bigasa n'umuringa w'umuteke aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n'uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano. Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe. Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n'abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi. Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n'imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze. “ ‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b'i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu, ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.’ “Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, azayaragiza inkoni y'icyuma nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk'uko nanjye nabihawe na Data. Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu. “Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Sarudi uti“Ufite Imyuka irindwi y'Imana n'inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'uko ufite izina ry'uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi. Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y'Imana yanjye. Nuko ibuka ibyo wākiriye n'ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk'umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira. Icyakora ufite amazina make y'ab'i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’ “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy'ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Filadelifiya uti“Uwera kandi w'ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye. Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y'ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi. Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ “Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Lawodikiya uti“Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’ “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.” Hanyuma y'ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk'iry'impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo.” Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'Uyicayeho. Uwari uyicayeho yasaga n'ibuye ryitwa yasipi n'iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido. Iyo ntebe yari igoswe n'izindi ntebe makumyabiri n'enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y'izahabu. Kuri ya ntebe y'ubwami haturukaga imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y'iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y'Imana. Imbere y'iyo ntebe hariho igisa n'inyanja y'ibirahuri isa n'isarabwayi, kandi hagati y'iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n'inyuma. Ikizima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri gisa n'ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n'ah'umuntu, naho icya kane cyasaga n'ikizu kiguruka. Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.” Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n'ishimwe, ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe bavuga bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.” Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi. Mbona marayika ukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?” Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba. Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba. Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.” Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w'Intama uhagaze usa n'uwatambwe, afite amahembe arindwi n'amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y'Imana itumwa kujya mu isi yose. Araza akura cya gitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe. Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y'abera. Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.” Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza. Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!” Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.” Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose! Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.” Ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha. Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.” Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende. Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y'umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw'indatira mu intoki ze. Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.” Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.” Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y'igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi. Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga. Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?” Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n'ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira. Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk'amaraso, inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk'uko umutini iyo unyeganyejwe n'umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije, ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo. Abami bo mu isi n'abatware bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama, kuko umunsi ukomeye w'umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose. Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu.” Numva umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n'ibihumbi bibiri. "Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Lewi ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo, bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama.” Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana bati “Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.” Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?” Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama. Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo. Ntibazicwa n'inzara ukundi, kandi ntibazicwa n'inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha. Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y'Imana bahabwa impanda ndwi. Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y'abera bose, ayishyire ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere ya ya ntebe. Umwotsi w'umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y'Imana n'amashengesho y'abera. Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n'inkuba zihinda, n'imirabyo n'igishyitsi. Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza. Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n'umuriro bivanze n'amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya. Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk'umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso, kimwe cya gatatu cy'ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy'inkuge kirarimbuka. Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk'urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy'inzuzi n'imigezi no ku masōko. Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy'amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n'ayo mazi kuko yasharirijwe. Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko. Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.” Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw'ikuzimu. Ifungura urwobo rw'ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk'uw'itanura rinini, izuba n'ikirere byijimishwa n'umwotsi wo muri urwo rwobo. Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi zibasha gukora. Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga rwabo. Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu. Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga. Ishusho y'izo nzige yasaga n'iy'amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n'amakamba asa n'izahabu, mu maso hazo hasa n'ah'abantu. Kandi zari zifite ubwoya busa n'umusatsi w'abagore, amenyo yazo yasaga n'ay'intare. Zari zifite n'ibikingira ibituza bisa n'ibyuma, guhinda kw'amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw'amagare akururwa n'amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara. Kandi zari zifite imirizo nk'iya sikorupiyo zifite n'imbōri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu. Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni. Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho. Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana, ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.” Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n'uwo munsi n'uko kwezi n'uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy'abantu. Umubare w'ingabo z'abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise. Kandi nerekwa amafarashi n'abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n'umuriro na huwakinto n'amazuku. Imitwe y'ayo mafarashi yasaga n'iy'intare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro n'umwotsi n'amazuku. Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n'umwotsi n'amazuku bivuye mu kanwa k'ayo mafarashi. Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha. Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda, habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura. Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro. Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy'iburyo ku nyanja, n'icy'ibumoso agishyira ku butaka. Arangurura ijwi rirenga nk'uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuga amajwi yako. Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.” Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw'iburyo, agutunga mu ijuru arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibirimo, n'isi n'ibiyirimo n'inyanja n'ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi, ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.” Nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.” Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.” Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk'ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa. Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby'amoko menshi n'amahanga menshi, n'indimi nyinshi n'abami benshi.” Bampa urubingo rusa n'inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw'Imana n'igicaniro n'abasengeramo, ariko urugo rw'urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n'abiri bawukandagira. Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.” Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n'ibitereko by'amatabaza bibiri, bihagarara imbere y'Umwami w'isi. Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse. Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y'umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe. Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva. Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi. Iyo minsi itatu n'igice ishize, umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru. Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba. Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.” Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati “Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma. Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.” Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'urubura rwinshi. Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri, kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe. Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n'Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu. Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu. Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu. Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka. Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruzi inyuma y'uwo mugore kugira ngo amutembane. Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye. Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu. Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko, akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye. Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira. Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?” Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n'abiri. Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose. Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw'isi. Ufite ugutwi niyumve. Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo. Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka. Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe, kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu. Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho. Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose. Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo. Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu. Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo, baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi. Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge. Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.” Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi bwawo.” Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriro n'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama. Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo.” Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana bakagira kwizera nk'ukwa Yesu. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.” Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze. Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.” Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa. Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye. Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati “Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse.” Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvure munini w'umujinya w'Imana. Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu. Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w'Imana wuzurira. Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana, baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.” Hanyuma y'ibyo mbona urusengero rw'ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye, ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y'izahabu mu bituza. Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye umujinya w'Imana ihoraho iteka ryose. Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n'umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye. Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana.” Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi. Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa. Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso. Numva marayika w'amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse. Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.” Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukuri no gukiranuka.” Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro. Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze. Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo, kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibīhana imirimo yabo. Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y'abami baturuka iburasirazuba yitegurwe. Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri, kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose. (Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z'ubwambure bwe.) Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni. Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!” Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi. Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y'abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo. Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka. Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane. Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.” Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi. Uwo mugore yari yambaye umwenda w'umuhengeri n'uw'umuhemba. Yari arimbishijwe n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy'izahabu cyuzuye ibizira n'imyanda y'ubusambanyi bwe. Mu ruhanga rwe afite izina ry'amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W'ABAMARAYA, KANDI NYINA W'IBIZIRA BYO MU ISI. Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y'abera n'amaraso y'abahōwe Yesu.Mubonye ndatangara cyane. Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriya mugore n'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi. Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo, uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho. “Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka. “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe. Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo. Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.” Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi. Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke. Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera. “Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.” Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi by'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n'ubwinshi bw'ubutunzi bwawo no kudamarara.” Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo. Muwiture ibihwanye n'ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri. Nk'uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’ Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n'umuborogo n'inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.” Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo, bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!” N'abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo, ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, n'imyenda y'ibitare myiza n'imyenda y'imihengeri, na hariri n'imyenda y'imihemba, n'ibiti byose by'imibavu n'ibintu byose byaremwe mu mahembe y'inzovu, n'ibintu byose byabajwe mu biti by'igiciro cyinshi cyane, n'ibyacuzwe mu miringa n'ibyacuzwe mu cyuma, n'ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari, na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo. (Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n'ibintu byose biryoha neza n'ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.) Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y'ibitare myiza n'iy'imihengeri n'iy'imihemba, kandi ukarimbishwa n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imarigarita, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!”Kandi aberekeza bose n'umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n'abasare n'abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure, kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudu ki uhwanye n'uriya mudugudu ukomeye?” Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe. Wa juru we, namwe abera n'intumwa n'abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!” Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk'urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi. Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n'abahimbyi b'indirimbo, n'abavuza imyironge n'abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n'ijwi ry'urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi. Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozi bwawe. Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y'abahanuzi n'ay'abera n'abiciwe mu isi bose yabonetse.” Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu, kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.” Barongera bati “Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose.” Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!” Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!” Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma! Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw'Umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.) Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw'Umwana w'Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukuri kw'Imana.” Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi.” Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. Amaso ye ni ibirimi by'umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine. Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana. Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose. Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE. Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira, murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo n'ab'imbata, aboroheje n'abakomeye.” Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze. Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima. Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo. Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito. Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi. Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira. Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi. Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike, kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose. Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro. Mbona ijuru rishya n'isi nshya, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho. Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n'ay'ukuri.” Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y'amazi y'ubugingo. Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. Ariko abanyabwoba n'abatizera, n'abakora ibizira n'abicanyi, n'abasambanyi n'abarozi n'abasenga ibishushanyo n'abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.” Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w'Umwana w'Intama.” Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rufite ubwiza bw'Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n'ukw'ibuye ry'igiciro cyinshi cyane nk'ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk'isarabwayi. Rufite inkike nini kandi ndende n'amarembo cumi n'abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y'imiryango cumi n'ibiri y'abana ba Isirayeli. Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n'iburengerazuba hariho amarembo atatu. Inkike z'urwo rurembo zifite imfatiro cumi n'ebyiri, zanditsweho amazina cumi n'abiri y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intama. Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw'urubingo rw'izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n'amarembo yarwo n'inkike zarwo. Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n'ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n'ibihumbi bibiri, uburebure bw'umurambararo n'ubugari n'uburebure bw'igihagararo birangana. Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikije urugero rw'abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw'abamarayika. Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza. Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito. Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana. Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo. Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kuko ubwiza bw'Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo. Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo. Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo. Kandi bazazanayo ubwiza n'icyubahiro by'amahanga. Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama. Anyereka uruzi rw'amazi y'ubugingo rubonerana nk'isarabwayi, ruva ku ntebe y'Imana n'Umwana w'Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y'urwo ruzi, hariho igiti cy'ubugingo cyera imbuto z'uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z'uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y'Imana n'Umwana w'Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo. Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n'itabaza cyangwa kuvirwa n'izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose. Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n'ay'ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y'abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba. Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.” Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.” Kandi arambwira ati “Amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi. Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe. “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, itangiriro n'iherezo. “Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy'ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo. Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora. “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.” Umwuka n'umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu. Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.” Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”Amen, ngwino Mwami Yesu. Ubuntu bw'Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.