Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo. Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!» Urumuri rubaho. Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» Imana ihanga ikirere maze itandukanya amazi ari mu nsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti «Amazi ari mu nsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti!» Biba bityo. Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane. Imana iravuga iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, mu nsi y’ikirere cy’ijuru!» Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. Imana ibiha umugisha, ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!» Burira buracya, uba umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!» Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!» Imana iravuga iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu. Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu. Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora. Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe. Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi, ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose. Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba, muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso, kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Uruzi rwaturukaga muri Edeni, rugasukira ubusitani, rukahava rwigabanyamo amashami ane. Izina ry’uruzi rwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cyose cya Hawila, ari cyo kibamo zahabu, kandi zahabu y’icyo gihugu ni nziza cyane; kibamo n’amabuye y’agaciro, nka budeliyumu na onigisi. Izina ry’uruzi rwa kabiri ni Gihoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cya Kushi. Uruzi rwa gatatu ni Tigiri; ni rwo rutemba runyura mu burasirazuba bwa Ashuru. Uruzi rwa kane ni Efurati. Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde. Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu, ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho; ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza!» Nuko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira aravuga ati «Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mu mugabo ariho avuye.» Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe. Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni. Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore, iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» Umugore asubiza inzoka, ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti ’Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.’» Inzoka ibwira umugore, iti «Gupfa ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka, maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso, kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo, aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Nuko badodekanya amababi y’umutini, maze barayacocera. Ngo bumve Uhoraho Imana wagendagendaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi, umugabo n’umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by’ubusitani. Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati «Uri hehe?» Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.» Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» Uhoraho Imana abwira umugore, ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.» Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.» Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.» Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti ’Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe; buzakwerera amahwa n’ibitovu, maze uzatungwe n’ibyatsi byo ku gasozi. Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu.» Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose. Uhoraho Imana akanira Muntu n’umugore we impu arazibambika: Uhoraho aravuga ati «Dore Muntu yabaye nk’umwe muri twe, mu kumenya icyiza n’ikibi. Reka atavaho asingira igiti cy’ubugingo, akakiryaho maze akazabaho iteka!» Uhoraho Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yari yarakuwemo. Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo. Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama, abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abeli aba umushumba w’amatungo naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amaturo ye, ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? Nugenza neza, ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.» Kayini abwira murumuna we Abeli, ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. Uhoraho abaza Kayini ati «Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» Uhoraho ati «Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.» Kayini abwira Uhoraho, ati «Igihano umpaye kirakabije. Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi, nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!» Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi.» Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. Nuko Kayini ava mu maso y’Uhoraho, ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni. Kayini abonana n’umugore we, umugore arasama abyara Henoki. Nuko Kayini agiye kubaka umugi, awitirira umuhungu we, awita Henoki. Henoki abyara Iradi; Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli; Metushayeli abyara Lameki. Nuko Lameki azana abagore babiri; umwe akitwa Ada, undi akitwa Sila. Ada abyara Yabali; ni we wabaye sekuruza w’abatura mu mahema bakagira amatungo. Murumuna we yitwa Tubali; ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga, bakavuza n’imyirongi. Sila we abyara TubaliKayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa n’ubutare. Mushiki wa Tubali‐Kayini yari Nahama. Lameki abwira abagore be, ati «Ada na Sila, nimuntege amatwi! Bagore ba Lameki, nimwumve ijambo ryanjye! Nishe umugabo ankomerekeje, nica n’umwana ansaritse. Ubwo Kayini yahorewe karindwi, Lameki we azahorerwa mirongo irindwi na karindwi!» Adamu abonana n’umugore we; umugore abyara umuhungu amwita Seti, ati «kuko Imana inshumbushije indi mbuto, mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.» Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Nuko kuva ubwo batangira kwambaza Izina ry’Uhoraho. Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu: Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana. Yabaremye ari umugabo n’umugore, ibaha umugisha, ibita Muntu umunsi ibarema. Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu basa mu misusire ye no mu ishusho rye, amwita Seti. Amaze kubyara Seti, Adamu abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Adamu yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu, nuko arapfa. Seti amaze imyaka ijana n’itanu avutse, abyara Enoshi. Amaze kubyara Enoshi, Seti abaho indi myaka magana inani n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Seti yabayeho ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, nuko arapfa. Enoshi amaze imyaka mirongo urwenda avutse, abyara Kenani. Amaze kubyara Kenani, Enoshi abaho indi myaka magana inani na cumi n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Enoshi yabayeho ni imyaka magana urwenda n’itanu, nuko arapfa. Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalaleli. Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Kenani yabayeho ni imyaka magana urwenda n’icumi, nuko arapfa. Mahalaleli amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Yeredi. Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu; abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Mahalaleli yabayeho, ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, nuko arapfa. Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse, abyara Henoki. Amaze kubyara Henoki, Yeredi abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Yeredi yabayeho, ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, nuko arapfa. Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Metushalomu. Amaze kubyara Metushalomu, Henoki abaho indi myaka magana atatu, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yabayeho ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. Hanyuma Henoki arabura: Imana yaramwitwariye, kuko yagendanaga na yo. Metushalomu amaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse, abyara Lameki. Amaze kubyara Lameki, Metushalomu abaho indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Metushalomu yabayeho, ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, nuko arapfa. Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu. Amwita Nowa, ati «Uyu azaduhoza, aturuhure imirimo inaniza duterwa no guhinga ubu butaka bwavumwe n’Uhoraho.» Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Lameki yabayeho, ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, nuko arapfa. Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu, Kamu na Yafeti. Abantu batangira kugwira ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, abahungu b’Imana babona abakobwa b’abantu ari beza. Ni bwo bihitiyemo abo bishakiye babagira abagore babo. Nuko Uhoraho aravuga ati «Umwuka wanjye ntuzongera kuguma mu muntu ngo arambe igihe kirekire; ni ikinyamubiri, kandi kubera amakosa ye, iminsi ye ntizarenga imyaka ijana na makumyabiri.» Muri ibyo bihe, (ndetse no hanyuma) ku isi habagaho abantu barebare kandi banini cyane; kubera ko abahungu b’Imana babanaga n’abakobwa b’abantu, abo bakobwa bababyariraga abantu b’ibyamamare; ni bo za ntwari za kera, ba bagabo b’ibirangirire mujya mwumva. Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi. Uhoraho yicuza kuba yarashyize umuntu ku isi, maze arababara mu mutima we. Ni ko kuvuga, ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye; kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere, kuko nicuza icyatumye mbirema.» Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho. Dore rero amateka ya Nowa. Nowa yari umuntu w’intungane, ntiyari ameze nk’abo mu gihe cye, ahubwo yagendanaga n’Imana. Nowa abyara abahungu batatu: Semu, Kamu na Yafeti. Isi yose irandavura mu maso y’Imana, yuzura ubwicanyi. Imana irebye isi isanga yarandavuye, kubera ubugiranabi bwa buri muntu. Imana ibwira Nowa, iti «Ikinyamubiri cyose kigiye gutsembwa! Dore, isi yuzuye ubwicanyi kubera abantu; ngiye kubatsemba hamwe n’ibiri ku isi byose. Iyubakire ubwato mu biti by’imizonobari. Uzabugabanyemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe ubujeni imbere n’inyuma. Dore ukuntu uzubaka ubwato: buzagira uburebure bw’imikono magana atatu, ubugari bw’imikono mirongo itanu, n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. Ubwato uzabuhe igisenge, maze uburangirize ku mukono umwe uturutse ku gasongero. Umuryango w’ubwato uzawushyire mu rubavu rwabwo, hanyuma uzabwubakemo amagorofa atatu: imwe hasi, indi hagati, n’indi hejuru. Jyewe dore ngiye guteza ku isi umwuzure w’amazi yo gutsemba ikinyabuzima cyose gihumekera aha mu nsi y’ijuru, maze ibiri ku isi byose bizapfe. Ariko nzagirana nawe Isezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe. Mu binyabuzima byose, mu binyamubiri byose, uzinjize mu bwato bibiri bibiri, ingabo n’ingore muri buri bwoko, kugira ngo birokoke hamwe nawe. Inyoni ukurikije amoko yazo, ibikoko uko bimeze mu moko yabyo, inyamaswa zikururuka hasi ukurikije ubwoko bwazo, hazajya haza bibiri bibiri bya buri bwoko bigusange, kugira ngo birokoke. Naho wowe, uzafate ku bishobora kuribwa byose, uzabihunike, bizakubere ibiryo bizagutunga wowe n’izo nyamaswa.» Nowa agenza atyo; uko Imana yari yamutegetse, ni ko yabigenjeje. Uhoraho abwira Nowa, ati «Injira mu bwato, wowe n’inzu yawe yose, kuko mu bantu b’iki gihe nasanze intungane mu maso yanjye ari wowe gusa. Mu nyamaswa zose zitazira, uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore. Naho mu zizira uzafate ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore. No mu nyoni zo mu kirere, uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore, kugira ngo ubwoko bwazo bwoye kuzacika ku isi. Impamvu ni uko hasigaye iminsi irindwi, nkagusha imvura ku isi mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nkazatsemba ku isi ibifite ubuzima byose naremye.» Nowa akora byose uko Uhoraho yari yamutegetse. Nowa yari afite imyaka magana atandatu igihe ku isi hateye umwuzure w’amazi. Nuko Nowa yinjira mu bwato, ajyana n’abahungu be n’umugore we n’abakazana be, bahunga amazi y’umwuzure. Mu nyamaswa zitazira no mu nyamaswa zizira, mu nyoni, no mu bikururuka hasi byose, hava ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu bwato, nk’uko Imana yari yabitegetse Nowa. Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure akwira ku isi. Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, amasoko yose y’ikuzimu aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka. Imvura y’urushyana igwa ku isi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. Uwo munsi nyine Nowa n’abahungu be: Semu, Kamu na Yafeti, muka Nowa n’abakazana be, binjira mu bwato. Ajyanamo n’inyamaswa zose, ukurikije amoko yazo, amatungo ukurikije amoko yayo, n’ibisimba bikururuka hasi ukurikije amoko yabyo, hamwe n’inyoni ukurikije amoko yazo, n’ibiguruka n’ibifite amababa byose. Ziza zisanga Nowa, ziza ebyiri ebyiri, zivuye mu bihumeka byose. Izinjiraga zari ingabo n’ingore, zivuye mu bihumeka byose uko Imana yari yabitegetse Nowa. Hanyuma Uhoraho urugi arukingira inyuma. Nuko ku isi haba umwuzure iminsi mirongo ine. Amazi aruzura yerereza ubwato hejuru y’isi. Amazi ariyongera aba menshi ku isi, ubwato busigara bugenda hejuru y’amazi. Amazi arushaho kwiyongera cyane hejuru y’isi, maze mu nsi y’ikirere imisozi miremire yose iriho ku isi irarengerwa. Amazi yari yiyongereyeho imikono cumi n’itanu y’ubuhagarike, imisozi irarengerwa. Nuko igihumeka cyose kinyagambura hano ku isi kirapfa: inyoni, amatungo, inyamaswa, ibikururuka hano ku isi byose birapfa, hamwe n’abantu bose. Ibihumeka byose, ibyifitemo umwuka w’ubuzima biri ku butaka byose birapfa. Nguko uko Uhoraho yarimbuye ibintu byose byari ku isi, kuva ku bantu kugeza ku matungo, kugeza ku nyamaswa n’izikururuka hasi, no ku nyoni zo mu kirere. Bitsembwa ku isi, hasigara Nowa gusa n’abari kumwe na we mu bwato. Amazi akomeza kwiyongera ku isi iminsi ijana na mirongo itanu yose. Imana yibuka Nowa, yibuka n’inyamaswa zose n’amatungo yose yari kumwe na we mu bwato. Imana ihuhera umuyaga ku isi, maze amazi aratuza. Nuko amasoko yose y’ikuzimu n’ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa. Imvura ntiyongera kumanuka mu ijuru, maze amazi ahizuka ku isi. Hashize iminsi ijana na mirongo itanu, amazi aragabanuka. Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, ubwato buruhukira ku musozi wa Ararati. Amazi agenda agabanuka kugeza mu kwezi kwa cumi, ku wa mbere wako, impinga z’imisozi ziragaragara. Hashize iminsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya ry’ubwato yari yakoze. Arekura igikona. Kirasohoka, kirakomeza kiraguruka, kirajarajara, kugeza ko amazi akamye, ubutaka bukagaragara. Hanyuma Nowa arekura inuma, ngo arebe niba amazi yagabanutse ku isi. Ariko inuma ntiyabona aho ikandagira, ni ko kumugarukaho mu bwato, kuko amazi yari akiri ku isi hose. Nowa atega ikiganza, arayisingira ayigarura mu bwato. Yirenza iminsi irindwi, arongera arekura inuma. Inuma ihindukira nimugoroba, itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti! Nuko Nowa amenya ko amazi yari yagabanutse ku isi. Arongera ategereza indi minsi irindwi arekura inuma, ariko yo ntiyongera kumugarukaho. Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi arakama, ubutaka buragaragara. Nowa yegura igisenge cy’ubwato, arebye asanga ubutaka bwumutse. Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi irumuka. Imana ibwira Nowa, iti «Sohoka uve mu bwato, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe, n’abakazana bawe. Sohokana n’inyamaswa n’ibinyamubiri byose muri kumwe: inyoni, amatungo, n’ibikururuka hasi, ubisohokane byose, kugira ngo byuzure ku isi, byororoke bigwire ku isi.» Nuko Nowa asohokana n’abana be, n’umugore we, n’abakazana be. Inyamaswa zose, amatungo yose, inyoni zose, n’ibikururuka hasi byose, biva mu bwato, ukurikije amoko yabyo. Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Mu matungo yose atazira, no mu nyoni zitazira, arobanuramo izo guturaho ibitambo bitwikwa kuri urwo rutambiro. Uhoraho ahumurirwa n’umwuka ugusha neza w’ibitambo. Nuko aribwira ati «Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi ku mpamvu y’umuntu. N’ubwo kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi, sinzongera kwica ibifite ubugingo nk’uko nabigenje. Iminsi yose isi izamara, ibiba n’isarura, imbeho n’ubushyuhe, icyi n’itumba, amanywa n’ijoro, ntibizigera bivaho.» Imana iha Nowa n’abahungu be umugisha, irababwira iti «Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zose zo mu kirere zizabatinya, muzitere ubwoba. Ibikururuka ku isi byose, hamwe n’amafi yose yo mu nyanja, murabigabiwe. Ibikururuka byose byifitemo ubuzima, mbibahayeho ikiribwa, kimwe n’ibimera bitohagiye. Icyakora ntimuzarye inyama ikifitemo ubuzima, ari yo maraso. Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we. Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije. Naho mwebwe nimwororoke mugwire, mwuzure isi muyigenge.» Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti «Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.» Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose. Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.» Imana ibwira Nowa, iti «Icyo ni cyo kimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.» Bene Nowa basohotse mu bwato, ni Semu, Kamu na Yafeti; Kamu ni se wa Kanahani. Abo uko ari batatu, ni bo Nowa yabyaye; ni bo bakomotsweho n’abakwiriye ku isi yose. Nowa aba umuhinzi, atera imizabibu. Nuko aza kunywa divayi arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. Kamu, se wa Kanahani, abona se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. Semu na Yafeti benda igishura cya Nowa, bagishyira ku bitugu byabo, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bityo ntibabona se yambaye ubusa. Nowa asindutse, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye, nuko atera hejuru ati «Kanahani aravumwe, azaba umucakara wa nyuma mu bacakara ba bene se!» Arongera ati «Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Semu, maze Kanahani azamubere umucakara! Yafeti na we, Imana imutoneshe, azature mu mahema ya Semu, maze Kanahani amubere umucakara!» Nyuma y’umwuzure, Nowa abaho indi myaka magana atatu na mirongo itanu. Iminsi yose Nowa yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, nuko arapfa. Dore urubyaro rwa bene Nowa, ari bo Semu, Kamu na Yafeti. Umwuzure ushize babyaye abahungu: Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima. Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu. Guhera kuri bo amahanga yatangiye kwigabanya ibirwa. Buri wese agahabwa igihugu cye, ukurikije ururimi rwe, n’ihanga rye, n’ubwoko bwe. Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani. Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema, Sabuteka. Bene Rahema ni Sheba na Dedani. Kushi yabyaye Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi. Aba umuhigi ukomeye imbere y’Uhoraho. Ni cyo gituma baca uyu mugani ngo: kuba umuhigi w’intwari imbere y’Uhoraho aka Nemurodi. Imirwa mikuru ku ngoma ye, ni Babeli, Ereki na Akadi, mu gihugu cya Shineyari. Yavuye muri icyo gihugu ajya mu cya Ashuru, yubaka Ninivi, Rehoboti na Kalahi. Hanyuma yubaka Reseni, wa murwa munini uri hagati ya Ninivi na Kalahi. Misiri yabyaye Abaludi, Abanamu, Abalehavu, Abanafutuwa, Abapaturusi, Abakasiluwa ari bo Abafilisiti bakomokaho, n’Abakafutori. Kanahani yabyaye Sidoni imfura ye, abyara na Heti. Abyara Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi, Umuhivi, Umwaruki, Umusini, Umwaruvadi, Umusemari n’Umuhamati. Hanyuma imiryango ya bene Kanahani iratatana. Imbibi za Kanahani zatangiriraga kuri Sidoni werekeza i Gaza no mu cyerekezo cya Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu, kugeza i Lesha. Ngurwo urubyaro rwa Kamu, ukurikije imiryango n’indimi byabo, uko bariho mu bihugu byabo no mu mahanga yabo. Semu mukuru wa Yafeti, na we yarabyaye, aba sekuruza wa bene Eberi bose. Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi na Aramu. Bene Aramu ni Husi, Huli, Geteri na Mashi. Arupagishadi yabyaye Shelaki, Shelaki abyara Eberi. Eberi yabyaye abahungu babiri: uwa mbere bamwise Pelegi (ari byo kuvuga igabanya) kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane; yari afite murumuna we akitwa Yokitani. Yokitani yabyaye Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki, Hadoramu, Huza, Dikila, Obali, Abimayeli, Saba, Ofiri, Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani; aho bari batuye ni mu misozi y’iburasirazuba uturutse i Mesha werekeza i Sefari. Abo rero ni bo bene Semu, uko bari bameze mu miryango yabo, no mu ndimi zabo bavugaga, no mu bihugu bari batuyemo, ukurikije amahanga yabo. Ngiyo imiryango ya bene Nowa, ukurikije imbyaro zabo n’amahanga yabo. Amahanga yose ari ku isi, nyuma y’umwuzure, ni bo yakomotseho. Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe. Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cya Shineyari, barahatura. Nuko barabwirana bati «Nimuze, tubumbe amatafari, tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni. Nuko bati «Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire, kugira ngo tutazatatana ku isi hose.» Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga. Nuko Uhoraho aravuga ati «Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira! Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!» Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka. Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose. Dore rero urubyaro rwa Semu: Semu amaze imyaka ijana avutse, abyara Arupagishadi mu mwaka wa kabiri umwuzure ushize. Amaze kubyara Arupagishadi, Semu abaho indi myaka magana atanu, abyara abahungu n’abakobwa. Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, abyara Shela. Arupagishadi amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa. Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi. Shela amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa. Eberi amaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse, abyara Pelegi. Eberi amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane na mirongo itatu, abyara abahungu n’abakobwa. Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu. Pelegi amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa. Rewu amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, abyara Serugu. Rewu amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa. Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori. Serugu amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, abyara abahungu n’abakobwa. Nahori amaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, abyara Tera. Nahori amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa. Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Abramu, Nahori na Harani. Dore urubyaro rwa Tera: Tera yabyaye Abramu, Nahori na Harani. Harani yabyaye Loti. Harani apfa mbere ya se Tera, agwa mu gihugu cye kavukire, ari cyo Uri y’Abakalideya. Abramu na Nahori bararongora; muka Abramu yitwaga Sarayi, muka Nahori akitwa Milika, umukobwa wa Harani. Uwo Harani yari se wa Milika, akaba na se wa Yisika. Sarayi ariko yari ingumba, nta mwana yagiraga. Tera ajyana Abramu umuhungu we, na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Abramu; nuko abavana Uri y’Abakalideya ngo abajyane mu gihugu cya Kanahani. Bageze i Harani, barahatura. Iminsi yose Tera yabayeho ni imyaka magana abiri n’itanu, nuko apfira i Harani. Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha. Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha; uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana. Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu. Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani. Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani. Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu. Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye. Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye. Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu. Haza gutera inzara mu gihugu; Abramu ni ko kumanuka ajya mu Misiri guturayo, kuko inzara yari yabiyogoje mu gihugu. Igihe agiye kugera mu Misiri abwira umugore we Sarayi, ati «Dore, uri umugore mwiza mu maso, ufite uburanga. Abanyamisiri nibakubona bazavuga bati ’Uriya ni umugore we!’ Jyewe bazanyica, wowe bakureke ubeho. Ndabigusabye, uravuge ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bamfate neza kubera wowe; mbone no gukiza amagara yanjye, mbikesha wowe.» Koko rero Abramu ageze mu Misiri, Abanyamisiri basanga umugore we ari mwiza byahebuje. Abatware ba Farawo bamaze kumubona, bajya kumuratira Farawo; uwo mugore bamuzana mu ngoro ye. Nuko bafata neza Abramu ku mpamvu z’uwo mugore, abona amatungo magufi n’amatungo maremare, n’indogobe, n’abagaragu n’abaja, n’indogobe z’ingore n’ingamiya. Ariko Uhoraho ahanisha ibyago bikomeye Farawo n’urugo rwe, amuhora Sarayi umugore wa Abramu. Farawo ni ko guhamagaza Abramu, aramubwira ati «Wangize ibiki? Ni iki cyatumye utamenyesha ko ari umugore wawe? Kuki wambwiye ngo ni mushiki wawe, bigatuma mugira umugore wanjye? Ngaho noneho, dore umugore wawe, mufate ugende!» Farawo ategeka abantu be, baramwirukana, we, n’umugore we, n’ibye byose. Abramu azamuka ava mu Misiri ajya muri Negevu, azamukana n’umugore we n’ibyo yari atunze byose. Loti na we bari kumwe. Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. Nuko agenda yimuka, ava muri Negevu yerekeza i Beteli. Agera ahantu yari yarigeze gucumbika, hagati ya Beteli na Hayi. Aho nyine yari yarigeze kuhubaka urutambiro, yongera kuhambariza izina ry’Uhoraho. Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. — Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. — Abramu abwira Loti, ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.» Loti aterera amaso, abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. — Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho, kimwe n’igihugu cya Misiri.— Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya Sodoma. Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho. Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu, ati «Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara! Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.» Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro. Muri icyo gihe, Amurafeli umwami wa Shineyari, Ariyoki umwami wa Elasari, Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, batera Bera umwami wa Sodoma, Birisha umwami wa Gomora, Shineyavu umwami wa Adama, Shemeveri umwami wa Seboyimu, n’umwami wa Bela ari yo Sowari. Abatewe baremera urugamba mu kibaya cya Sidimu, ahari Inyanja y’Umunyu. Kedorilahomeri yari yarabigaruriye imyaka cumi n’ibiri yose, maze mu wa cumi n’itatu baragaramba. Mu wa cumi n’ine haza Kedorilahomeri n’abami bari mu gice cye. Baneshereza Abarefayimu ahitwa Ashitaroti‐Karinayimu; Abazuzi bo banesherezwa i Hamu; Abahemi banesherezwa i Shawe‐Kiriyatayimu; Abahori banesherezwa mu misozi yabo ya Seyiri, kugeza kuri Eli‐Parani, hafi y’ubutayu. Hanyuma Kedorilahomeri n’abami bari kumwe basubirayo, bagera ku iriba rya Eni‐Mishipati, ari ryo Kadeshi; bayogoza igihugu cy’Abamaleki kimwe n’Abahemori bari batuye i Hasasoni‐Tamari. Nuko umwami wa Sodoma n’uwa Gomora, uwa Adama, uwa Seboyimu n’uwa Bela ari yo Sowari, barema urugamba mu kibaya cya Sidimu. Abo batanu barwana n’aba bane: Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, Amurafeli umwami wa Shineyari, na Ariyoki umwami wa Elasari. Maze muri icyo kibaya cya Sidimu hakaba ibinamba byinshi by’ubujeni; mu guhunga kwabo umwami wa Sodoma n’uwa Gomora babigwamo, abasigaye bahungira mu misozi. Abatsinze banyaga ibintu byose bya Sodoma n’ibya Gomora, batwara imyaka yose, nuko baragenda. Bafata na Loti, umuhungu wabo wa Abramu, wari utuye i Sodoma; baramujyana hamwe n’ibye byose. Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu. Abramu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe bunyago, akoranya abagaragu be bavukiye iwe, bageze kuri magana atatu na cumi n’umunani, nuko bakurikirana ababisha kugeza ahitwa i Dani. Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi. Abramu yigarurira ibintu byose, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye, kimwe n’abagore na bene wabo. Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe, umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave, umubande w’Umwami. Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose. Asabira Abramu umugisha avuga ati «Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi! Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!» Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose. Umwami wa Sodoma abwira Abramu, ati «Mpa abantu, wijyanire ibintu.» Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi, ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto, nta kintu cyawe njyana, hato utazavuga uti ’Ni jye wakijije Abramu’. Nta cyo nshaka, keretse ibiryo by’abagaragu banjye. Naho abo twatabaranye, Aneri, Eshikoli na Mambure bafate umugabane wabo ubwabo!» Ibyo birangiye, Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye, ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.» Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.» Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye.» Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.» Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.» Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?» Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.» Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana. Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose. Ariko abo bazaba barabereye abacakara na bo nzabahana. Hanyuma abazagukomokaho bazahimukane ibintu byinshi. Naho wowe uzigendera mu mahoro, usange ba sokuruza bawe; uzahambwa mu mahoro ugeze mu zabukuru. Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.» Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.» Ni igihugu cy’Abakeniti, Abakenisi, Abakadimoni, Abaheti, Abaperezi, Abarefayimu, Abahemori, Abakanahani, Abagirigashi, n’Abayebuzi. Sarayi, umugore w’Abramu, nta mwana yari yaramubyariye; ariko akaba yari afite umuja w’Umunyamisirikazi, akitwa Hagara. Sarayi ni ko kubwira Abramu, ati «Nyamuneka, ndabigusabye, dore Uhoraho yambujije kubyara. Sanga uriya muja wanjye, none ahari nazamubonaho umwana.» Abramu yemera iyo nama ya Sarayi. Hari hashize imyaka cumi Abramu atuye mu gihugu cya Kanahani, ubwo Sarayi umugore we amuzaniye Hagara umuja we w’Umunyamisiri, kugira ngo amubere umugore. Abramu arongora Hagara, nuko Hagara asama inda. Abonye atwite ntiyaba akita kuri nyirabuja. Nuko Sarayi abwira Abramu, ati «Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite, sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi!» Abramu abwira Sarayi, ati «Dore umuja wawe ni wowe umugenga; umugire uko ushatse.» Ubwo Sarayi aramutoteza, undi arahunga, aramubisa. Umumalayika w’Uhoraho aza guhurira na Hagara mu butayu, hafi ya rya riba riri ku nzira igana i Shuru. Nuko aramubaza ati «Hagara, muja wa Sarayi, urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Ndahunga mabuja Sarayi.» Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Subira kwa nyokobuja maze ujye umwumvira.» Arongera ati «Nzongera abazagukomokaho, nzabagira benshi ku buryo batazashobora kubarika.» Umumalayika w’Uhoraho ati «Uratwite, kandi uzabyara umwana w’umuhungu, ukazamwita rero Ismaheli kuko Uhoraho yumvise agasuzuguro bagusuzuguye. Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa! Azarwanya bose, bose bamurwanye. Azahora atura yitaruye bene nyina.» Hagara yambaza izina ry’Uhoraho wari umaze kumubwira ibyo ngibyo, avuga ati «Uri Imana imbona». Yaribwiraga ati «Ese koko aha ni ho namuboneye, We uhora ambona?» Ni cyo cyatumye iryo riba baryita Iriba rya Lahayi‐Royi (irya Nyir’ubuzima umbona), rikaba hagati ya Kadeshi na Beredi. Hagara abyarira atyo Abramu umwana w’umuhungu, maze uwo mwana Abramu amwita Ismaheli. Abramu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu, igihe Hagara amubyariye Ismaheli. Nuko ageze mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda, Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ni jye Mana Nyir’ ububasha. Ukurikire inzira zanjye ube intungane. Ngiranye nawe Isezerano kandi nzaguha kororoka bitagira urugero.» Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti «Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika. Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho. Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo. Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.» Imana ibwira Abrahamu, iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana. Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe: umwana wanyu wese w’umuhungu, azagenywe. Muzikatisha agashishwa ku ruhu rw’umubirigabo wanyu, maze bizabe ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye namwe. Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe. Umugaragu wavutse iwanyu muzamugenye, uwo mwaguze feza na we muzamugenye. Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose. Ariko utazagenywa wese, umwana w’umuhungu batazakuraho agahu ko ku mubirigabo we, uwo muntu azacibwe mu muryango wamubyaye, azaba yarishe Isezerano ryanjye.» Imana ibwira Abrahamu, iti «Sarayi umugore wawe, ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo uzamwita Sara. Nzamuha umugisha, ndetse nzamuha kukubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha, azaba nyirakuruza w’amahanga, n’abami b’imiryango bazamukomokaho.» Abrahamu yubika umutwe hasi, araturika araseka. Aribwira ati «Mbese hari umwana wavuka ku musaza w’imyaka ijana? Na Sara ufite imyaka mirongo urwenda, yashobora kubyara?» Abrahamu ni ko kubwira Imana, ati «Icyampa gusa ngo Ismaheli umukomereze ubugingo!» Imana iti «Reka da! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe. Naho ku byerekeye Ismaheli, ndakumva. Muhaye umugisha, nzamuha kugwira no kororoka bitagira urugero. Azaba se w’ibikomangoma cumi na bibiri, kandi nzamugira umuryango ukomeye. Nyamara Isezerano ryanjye nzarigirana na Izaki, uwo Sara azakubyarira undi mwaka iki gihe.» Imana imaze kuvugana na Abrahamu, imusiga aho, irazamuka. Nuko uwo munsi nyine, Abrahamu agenya Ismaheli umwana we, n’abari mu rugo rwe bose, n’abo yari ahatse buja yarabaguze feza, abahungu bose bari mu rugo rwe, mbese nk’uko Imana yari yabimubwiye. Abrahamu yari mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda igihe yigenyesheje. Naho umuhungu we Ismaheli yari umwana w’imyaka cumi n’itatu, igihe bamukase agahu k’umubirigabo we. Uwo munsi Abrahamu n’umuhungu we Ismaheli barabagenya. Ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abagaragu bahavukiye, ari n’abanyamahanga yari yaraguze feza, bose bagenyerwa hamwe na we. Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. Aravuga ati «Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi, mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; mbazanire n’igisate cy’umugati, musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.» Baramubwira bati «Kora uko ubivuze.» Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati «Gira bwangu, wende incuro eshatu z’ifu, uyikate, maze wotse utugati.» Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje, arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo, barafungura. Nuko baramubaza bati «Sara umugore wawe ari hehe?» Arabasubiza ati «Ari hariya mu ihema.» Uhoraho ati «Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema. Abrahamu na Sara bari bashaje cyane, kandi Sara yari yararetse kugira ibyo abandi bagore bagira. Nuko Sara araturika asekera mu mutima, yibwira ati «Ubu ko nashaje, nashobora nte kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe?» Uhoraho abwira Abrahamu, ati «Ni iki gishekeje Sara, kigatuma yibaza ngo mbese ubu nzabyara, ko nshaje? Hari ikintu se kinanira Uhoraho? Undi mwaka iki gihe, nzagaruka iwawe, Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» Sara ahakana avuga ati «Sinigeze nseka», kuko yari afite ubwoba. Uhoraho ati «Nyamara wasetse!» Ba bagabo barahaguruka berekeza amaso kuri Sodoma; Abrahamu ajyana na bo abaherekeje. Uhoraho aravuga ati «Ese nahisha Abrahamu icyo ngiye gukora? Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha. Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.» Hanyuma Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije! Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari ibyo kandi na byo mbimenye.» Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho. Abrahamu aramwegera ati «Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha? Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu? Uramenye ntukabigenze utyo, ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho! Ucira imanza isi yose ntakarenganye!» Uhoraho ati «Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.» Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. Za ntungane mirongo itanu, nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.» Abrahamu ati «Ahari wenda haboneka mirongo ine!» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine.» Abrahamu ati «Databuja ntarakare, nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ninywusangamo mirongo itatu.» Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja: ahari wenda haboneka makumyabiri?» Uhoraho ati «Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.» Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo cumi.» Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda, maze Abrahamu asubira iwe. Ba Bamalayika uko ari babiri bagera i Sodoma nimugoroba. Loti yari yicaye ku irembo ry’umugi. Loti ngo ababone arahaguruka, arabasanganira, arapfukama yubika umutwe ku butaka. Nuko aravuga ati «Ndabinginze, ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, mwoge ibirenge, murare, maze ejo muzazinduke mukomeze urugendo rwanyu.» Baramubwira bati «Oya, turarara hariya ku irembo.» Arakomeza arabahata, baremera bajya iwe, binjira mu nzu. Abategurira ibyo kurya, abatekeshereza utugati tudasembuye, bararya. Babaye batararyama, baterwa n’abagabo bo muri uwo mugi wa Sodoma, kuva ku muto kugeza ku musaza, mbese abaturage bose, inzu barayigota. Nuko bahamagara Loti bati «Abo bagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Batuzanire tubishimisheho.» Loti arasohoka asiga akinze. Arababwira ati «Bavandimwe, ndabibasabye mwikora ishyano. Dore mfite abakobwa babiri b’isugi, ngiye ahubwo kuba ari bo mbaha mubakoreshe icyo mushaka; naho bariya bagabo ntimugire icyo mubatwara, kuko ari abashyitsi banjye.» Baramusubiza bati «Hoshi igirayo!» Barabwirana bati «Uyu nguyu asuhukiye ino vuba, none dore arigira umucamanza! Turaza kumugirira nabi kurusha uko twari kuyigirira abo bantu.» Loti baramuhirika, begera urugi ngo barumene. Ariko ba bagabo babiri bakingira Loti amaboko yabo, bamugarura mu nzu, barafunga. Naho ya mbaga yari ihagaze ku muryango w’inzu babahuma amaso kuva ku muto kugeza ku mukuru, ntibashobora kumenya aho umuryango uherereye. Abo bagabo babaza Loti, bati «Hari abandi bantu bawe bari hano? Hari umukwe? Hari abahungu cyangwa abakobwa bawe? Abo ufite mu mugi bose, uhabakure! Tugiye kuharimbura, kuko induru iterwa na Sodoma ari ndende imbere y’Uhoraho. None yatwohereje ngo tubarimbure.» Loti ni ko gusohoka abwira abakwe be yari kuzashyingira abakobwa be ati «Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uhoraho agiye kuhasenya.» Ariko abakwe be bakabona ko ari amashyengo. Umuseke ukebye abamalayika batota Loti, bati «Haguruka, n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri bari hano, kugira ngo ejo mutazavaho muzira ibyaha by’uyu mugi.» Agishidikanya, abamalayika babafata ukuboko, we n’umugore we, n’abakobwa be uko ari babiri, nuko barabasohokana, kuko Uhoraho yari yamugiriye impuhwe. Babagejeje hanze, baramubwira bati «Kiza amagara yawe! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi, udapfa.» Loti arababwira ati «Oya, Nyagasani! Dore, jyewe umugaragu wawe, nagize ubutoni mu maso yawe kandi wangiriye ineza ikomeye, ukiza amagara yanjye. Ariko sinashobora guhunga ngo ngere kuri uriya musozi, icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. Dore, kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira, maze mbeho!» Undi ati «Nongeye kukugirira ubuntu, sinsenya kariya kadugudu uvuze. Ngaho rero ihute uhungireyo. Kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.» Ni cyo cyatumye ako kadugudu bakita Sowari (ari byo kuvuga kanzinya). Izuba ryarashe Loti ageze i Sowari. Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. Atsemba iyo migi yombi n’ikibaya cyose; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka birakongoka. Umugore wa Loti aza kureba inyuma, ahita ahinduka igishyinga cy’umunyu. Abrahamu azindukira aho yari yaraye ahagaze imbere y’Uhoraho. Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura. Nguko rero uko Imana yibutse Abrahamu, ikavana Loti mu byago, igihe irimbuye imigi y’akarere Loti yari atuyemo. Loti azamuka ava i Sowari ajya gutura mu misozi yirengeye, ajyana n’abakobwa be babiri. Yatinye rero gutura i Sowari, ahubwo yiturira mu buvumo, we n’abakobwa be uko ari babiri. Umukuru aza kubwira umuto ati «Data arashaje, kandi mu gihugu cyose nta ho tuzabona umugabo ngo aturongore, nk’uko bigenda ahandi hose. Ngwino tunyweshe data divayi, maze turyamane, kugira ngo dutume data asiga imbuto.» Iryo joro batereka se divayi. Umukuru ararana na se. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. Bukeye umukuru abwira umuto ati «Dore ejo nararanye na data; twongere iri joro tumutereke divayi, uze uryamane na we. Bityo tuzaba dutumye data asiga imbuto.» Iryo joro na none batereka se divayi. Umuto arahaguruka ajya kurarana na we. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye, n’igihe yabyukiye. Abakobwa ba Loti basama inda batyo, bazitewe na se. Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu; ni we sekuru w’Abamowabu, bakiriho n’ubu. Umuto na we abyara umuhungu, amwita izina rya Benihami; ni we sekuru w’Abahamoni, bakiriho n’ubu. Abrahamu ava aho ngaho ajya mu gihugu cya Negevu, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya i Gerari ahamara igihe. Abrahamu aza kuvuga ko Sara umugore we ari mushiki we. Nuko Abimeleki, umwami w’igihugu cya Gerari, yohereza abantu kumuzanira Sara. Ariko Imana isanga Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti «Ugiye gupfa uzize umugore wacyuye kuko afite umugabo.» Abimeleki yari ataramwegera. Nuko aravuga ati «Nyagasani, ese uzanyica n’abanjye bose kandi turi intungane? Uwo mugabo ntiyari yambwiye ati ’Ni mushiki wanjye’? N’uwo mugore akambwira ati ’Ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabigiranye umutima utaryarya, ndi umwere.» Imana imusubiriza mu nzozi, igira iti «Nanjye nari nzi ko wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nkubuza kuncumuraho. Ni yo mpamvu ntakwemereye kumukoraho. Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.» Abimeleki arazinduka, ahamagaza abagaragu be bose abatekerereza ibyo byose. Abantu bashya ubwoba. Hanyuma ahamagaza Abrahamu, aramubaza ati «Watugize ibiki! Nagucumuyeho iki cyatumye jye n’igihugu cyanjye udushyira mu cyaha gikomeye gityo? Wangiriye ibidakorwa!» Abimeleki arongera ati «Ibyo wabigize ushaka kugera ku ki?» Abrahamu ati «Ni uko nibwiraga nti ’Aha hantu ntibubaha Imana na gato, bazanyica banziza umugore wanjye.’ Byongeye kandi ni mushiki wanjye koko, kuko dusangiye data, ariko ntidusangiye mama; ubu ni umugore wanjye. Ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data, ikanzerereza, nabwiye Sara nti ’Dore ineza uzajya ungirira aho tuzajya tugera hose: uzajye uvuga yuko ndi musaza wawe.’» Abimeleki azana intama n’inka, abagaragu n’abaja, abiha Abrahamu, kandi amusubiza Sara umugore we. Abimeleki aramubwira ati «Mbese nturora igihugu cyanjye cyose? Uzature aho uzashaka hose.» Abwira Sara, ati «Dore mpaye musaza wawe amasikeli igihumbi ya feza; koko ni yo azabera abo muri kumwe nk’agatambaro kabakinze mu maso kugira ngo ibyabaye boye kubibonamo ishyano, naho wowe ubaye umwere rwose.» Abrahamu atakambira Imana ikiza Abimeleki, ikiza n’umugore we n’abaja be, barabyara. Kuko Imana yari yaragumbahishije abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, ibahora Sara umugore wa Abrahamu. Uhoraho agenderera Sara nk’uko yari yarabivuze, amugenzereza uko yari yaramubwiye. Sara asama inda, abyarira umusaza Abrahamu umwana w’umuhungu, ku gihe Imana yari yavuze. Abrahamu yita umuhungu we Izaki, uwo Sara yari yamubyariye. Hanyuma Abrahamu agenya Izaki ku munsi wa munani, nk’uko Imana yari yarabimutegetse. Izaki avuka, Abrahamu yari ageze mu kigero cy’imyaka ijana. Sara araterura ati «Imana inteye guseka, n’undi wese uzabyumva azansekera!» Arongera ati «Ni nde wigeze abwira Abrahamu ngo ’Sara azonsa abana’? Nyamara dore mubyariye umuhungu mu zabukuru!» Umwana arakura, aracuka. Umunsi wo gucutsa Izaki, Abrahamu akoresha ibirori, ararika abantu benshi, arabagaburira. Bukeye, wa muhungu Hagara Umunyamisirikazi yari yarabyariye Abrahamu, Sara amubona akina. Ni ko kubwira Abrahamu, ati «Menesha uriya muja n’umwana we, kuko umwana w’uriya muja atagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki.» Ibyo birakaza Abrahamu cyane, kuko yari umuhungu we. Ariko Imana iramubwira iti «Iby’umuhungu wawe n’umuja wawe ntibigutere umutima mubi. Icyo Sara akubwira cyose umwumve, kuko Izaki ari we umuryango witiriwe izina ryawe uzaturukaho. Naho umuhungu w’umuja wawe, na we nzamugira umuryango, kuko na we ari uwawe.» Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba. Amazi aza gushira muri ya saho y’uruhu, umwana amuta mu gihuru. Aragenda ajya kwicara ahitaruye, nk’intera y’aho umuheto wageza. Ubwo yaribwiraga ati «Noye kureba aho umwana wanjye apfa!» Yicara ahitegeye, atera hejuru ararira. Imana yumva ijwi ry’umwana, maze Malayika w’Imana ahamagarira Hagara mu ijuru ati «Hagara, ni iki? Wigira ubwoba, kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana aho ari. Haguruka! Ujyane umwana umufashe ukuboko, kuko nzamugira umuryango mugari.» Imana imuhumura amaso, abona iriba aragenda avoma amazi yuzuza isaho, aramiza umwana. Nuko Imana ibana n’uwo muhungu, arakura, atura mu butayu, aba umurashi. Atura mu butayu bwa Parani, nyina amushyingira umukobwa wo mu gihugu cya Misiri. Muri iyo minsi Abimeleki na Pikoli, umutware w’ingabo ze, babwira Abrahamu bati «Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose. Noneho rero ngaho ndahira ku Mana tukiri aha ngaha, ko utazampenda ubwenge, jyewe, umwana wanjye, cyangwa umwuzukuru wanjye. Uzatubera incuti, jyewe n’igihugu utuyemo, nk’uko twakubereye incuti. Abrahamu ati «Ndabirahiye.» Abrahamu yinubira Abimeleki ku by’iriba abagaragu b’Abimeleki bari bamunyaze. Abimeleki atera hejuru ati «Sinzi uwabigize! Nawe nta bwo wigeze ugira icyo ubimbwiraho, kandi nanjye ni uyu munsi nabyumvise.» Abrahamu azana amatungo magufi n’amaremare, abiha Abimeleki; bombi bagirana isezerano. Abrahamu arobanura abana b’intama z’inyagazi, indwi zo mu mukumbi we. Abimeleki abwira Abrahamu, ati «Utwo twana tw’intama tw’utunyagazi turindwi urobanuye, bisobanura iki?» Aramusubiza ati «Uko ari turindwi, ndatuguha kugira ngo bimbere gihamya cy’uko ari jye wafukuye iryo riba.» Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Berisheba, kuko ari ho barahiriye bombi. Nuko bagirana isezerano i Berisheba. Abimeleki ahagurukana na Pikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisiti. Abrahamu atera igiti cya tamarisi, agitera i Berisheba, yambarizayo Izina ry’Uhoraho, Imana y’ubuziraherezo. Abrahamu amara iminsi muri icyo gihugu cy’Abafilisiti yari yarasuhukiyemo. Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.» Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana. Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Aho hantu Abrahamu ahita Hareba — Uhoraho; ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo ’Ku musozi Uhoraho areberwaho’. Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.» Abrahamu arahindukira, asanga abagaragu be; nuko barahaguruka, basubira i Berisheba; arahatura. Nyuma y’ibyo, bamenyesha Abrahamu, bati «Dore, Milika na we yabyariye murumuna wawe Nahori abana b’abahungu: imfura ye ni Husi, hagataho murumuna we Buzi, na Kemuweli se wa Aramu, na Kesedi, Hazo, Pilidashi, Yilidafi na Betuweli.» Betuweli ni we se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Milika yabyariye Nahori murumuna wa Abrahamu. Inshoreke ye yitwa Rewuma na yo ibyara Tevahi, Gahamu, Tahashi na Mahaka. Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. Sara yapfiriye i Kiriyati — Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira. Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti. Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.» Bene Heti basubiza Abrahamu bamubwira bati «Shobuja, umva icyo tukubwira. Imana yakugize umuntu ukomeye muri twe. Uhambe umuntu wawe mu mva uri buhitemo mu mva zacu zose. Ntawakwima imva yo guhambamo umuntu wawe.» Abrahamu arahaguruka, arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu, ari bo bene Heti. Arababwira ati «Niba koko mwemera ko mpamba umuntu wanjye wigendeye, mu mva y’iwanyu, munyumve: nimunyingingire Efuroni mwene Sohari, maze ampe ubuvumo bwe buri i Makipela ku rubibi rw’umurima we. Ahangurishe ku giciro gikwiye cya feza, abe ari ho haba irimbi ryanjye iwanyu.» Efuroni yari yicaranye na bene Heti. Efuroni w’Umuheti rero asubiza Abrahamu mu maso ya bene Heti, ari na bo bahitaga ku irembo ry’umugi wabo. Nuko aravuga ati «Shobuja, umva icyo nkubwira: uwo murima ndawuguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye; mbiguhereye imbere y’umuryango wanjye. Hamba umuntu wawe.» Abrahamu arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu. Abwira Efuroni, bene igihugu bamwumva, ati «Ndakwinginze, umva icyo nkubwira: ndakwishyura igiciro cy’uwo murima; cyemere nkiguhe, mpambe umuntu wanjye.» Efuroni asubiza Abrahamu, ati «Shobuja, akarima kaguze amasikeli magana ane ya feza kanteranye nawe? Genda uhambe umuntu wawe.» Abrahamu yumvikana na Efuroni, amupimira ifeza yavuze, bene Heti babireba, amasikeli magana ane ya feza, uko abacuruzi bayapimaga. Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela, ahareba i Mambure, wo n’ubuvumo burimo, n’ibiti byose byari biwuzitiye, biba ibya Abrahamu. Bemera ko biba ubukonde bwe, byemererwa imbere ya bene Heti n’imbere y’abahitaga ku irembo ry’umugi bose. Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani. Nuko bene Heti barekera Abrahamu uwo murima n’ubuvumo buwurimo, ngo bimubere imbago yo guhambamo. Abrahamu yari umukambwe ageze mu zabukuru, kandi Uhoraho yari yaramuhaye umugisha muri byose. Abrahamu abwira umukuru mu bagaragu be wategekaga ibintu bye byose ati «Shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero cyanjye, urahire Uhoraho, Imana y’ijuru n’isi, ko utazashakira umwana wanjye umugore mu bakobwa b’Abakanahani dutuyemo. Ahubwo uzajye mu gihugu cyanjye, mu bavandimwe banjye, abe ari ho ushakira umugore umuhungu wanjye Izaki.» Umugaragu aramubaza ati «Ahari wenda umugore ntazakunda kunkurikira muri iki gihugu. Nzajyane se umuhungu wawe mu gihugu waturutsemo?» Abrahamu ati «Uzirinde gusubizayo umwana wanjye. Uhoraho Imana y’ijuru yankuye mu nzu ya data no mu gihugu cyanjye navukiyemo; yarambwiye kandi arandahira ati ’Iki gihugu nzakigabira abazagukomokaho’; kandi ni we uzohereza umumalayika we akujye imbere, kugira ngo ubonere umugore umwana wanjye iyo ngiyo. Niba kandi umugore adashatse kugukurikira, uzaba ubaye umwere ku ndahiro wangiriye. Ariko ntuzasubize umuhungu wanjye iyo ngiyo.» Nuko wa mugaragu ashyira ikiganza cye mu nsi y’ikibero cya shebuja Abrahamu, maze arabimurahira. Umugaragu yenda ingamiya cumi mu za shebuja, afata ibyiza mu bintu shebuja yari atunze, aragenda. Nuko arahaguruka yerekeza mu ntara ya Aramu yo hagati y’inzuzi ebyiri, mu mugi wa Nahori. Abyagiza ingamiya hirya y’umugi, hafi y’iriba; ubwo bwari bugorobye, nk’igihe abagore basohoka mu ngo bajya kuvoma. Nuko arasenga, ati «Uhoraho, Mana ya databuja, mpa guhura n’uwo nshaka, wereke databuja Abrahamu ubuntu bwawe. Dore mpagaze hafi y’iriba kandi abakobwa b’ino bagiye kuza kuvoma. Umukobwa nza kubwira nti ’Cisha bugufi ikibindi cya we ninywere amazi’, na we akansubiza ati ’Cyo nywa, ndetse ndakuhirira n’ingamiya’, azabe ari we wageneye umugaragu wawe Izaki, maze ibyo bizamenyeshe ko wagaragarije databuja Abrahamu ubuntu bwawe.» Akivuga ibyo, Rebeka aba asohotse mu mugi. Yari umukobwa wa Betuweli, mwene Milika muka Nahori murumuna wa Abrahamu. Nuko aza atwaye ikibindi ku rutugu. Uwo mukobwa akaba mwiza cyane, kandi yari akiri isugi, nta mugabo wari waramumenye. Amanuka mu iriba, yuzuza ikibindi arazamuka. Umugaragu yirukanka amusanga, aramubwira ati «Niba ubishaka, reka ninywere intama ku mazi yo mu kibindi cyawe.» Umukobwa arasubiza ati «Cyo nywa, shobuja.» Maze ako kanya acisha bugufi ikibindi, amuha amazi yo kunywa. Amaze kumuha icyo anywa, aravuga ati «Ngiye kuvomera n’ingamiya zawe, na zo nzuhire kugeza ubwo zishira inyota.» Aranguriza bwangu ikibindi mu kibumbiro, yongera kwirukankira ku iriba kugira ngo avome, maze avomera ingamiya zose. Nyamugabo yamurebaga yicecekeye, yibaza niba Uhoraho yamugejeje cyangwa se atamugejeje ku cyo yifuzaga. Igihe ingamiya zimaze kunywa, wa mugabo afata impeta ya zahabu y’uburemere bw’igice cy’isikeli, arayimwambika, naho ku maboko amwambika ibitare bya zahabu y’uburemere bw’amasikeli cumi. Nuko aramubaza ati «Uri umukobwa wa nde? Bimbwire ndabigusabye.» Arongera ati «Ese hari umwanya waboneka kwa so ngo tujye kurarayo?» Rebeka aramusubiza ati «Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.» Ati «Iwacu hari isaso n’ubwatsi bwinshi, hari n’umwanya w’icumbi.» Nuko umugabo arapfukama yubika umutwe ku butaka, aramya Uhoraho, avuga ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya databuja Abrahamu, We utamuhishe ineza n’ubuntu bwe: kuko Uhoraho yanyoboye inzira ijya ku bavandimwe ba databuja.» Umukobwa yiruka ajya kubwira nyina ibyo yari amaze kubona. Rebeka yari afite musaza we akitwa Labani. Labani uwo arasohoka, yiruka bwangu, asanga wa mugabo ku iriba. Yari yabonye impeta n’ibitare mushiki we yari yambaye, amaze no kumva mushiki we Rebeka avuga uko uwo mugenzi yamuvugishije, niko kumusanganira ku iriba aho yari ahagaze iruhande rw’ingamiya ze. Aramubwira ati «Ngwino, muhire w’Uhoraho. Kuki waheze hanze, kandi inzu nayitunganije, hari n’ikiraro cy’ingamiya?» Uwo mugabo aza mu rugo, ingamiya azikuraho imitwaro yazo. Baziha ubwatsi, baziha icyarire, naho we n’abari bamuherekeje babaha amazi yo koga ibirenge. Baramufungurira, ariko aranga ati «Simfungura ntaravuga icyo ngomba kuvuga.» Labani ati «Ngaho kivuge.» Ati «Ndi umugaragu wa Abrahamu. Uhoraho yasendereje imigisha kuri databuja. Yamugize umuntu ukomeye cyane. Yamuhaye amatungo magufi n’amaremare, amuha feza na zahabu, amuha abagaragu n’abaja, amuha ingamiya n’indogobe. Na Sara, umugore wa databuja, igihe yari ageze mu zabukuru yamubyariye umuhugu, none yamuraze ibyo atunze byose. Databuja yandahiye iyi ndahiro ati ’Umwana wanjye ntuzamushakire umugore mu gihugu cy’Abakanahani dutuyemo.’ Ati ’Ahubwo uzajye mu muryango wanjye, mu nzu ya data, uzabe ari ho umumushakira.’ Nabwiye databuja nti ’Wenda uwo mugore ntazemera kunkurikira.’ Maze aransubiza ati ’Uhoraho mpora ngenda imbere azakoherereza umumalayika, azakugeza ku cyo ushaka: uzabonere umuhungu wanjye umugore wo mu muryango wanjye no mu nzu ya data. Numara kugera mu muryango wanjye, umuvumo wanjye ntuzaba ukikokamye. Nibanamukwima nabwo, uzaba ubaye umwere.’ Uyu munsi nageze ku iriba ndavuga nti ’Uhoraho, Mana ya databuja Abrahamu, niba urugendo ndimo warugize ruhire, dore ndi ku iriba, ngusabye ibi: umukobwa uza gusohoka aje kuvoma, nkaza kumubwira nti: Niba ubishaka reka ninywere utuzi two mu kibindi cyawe, maze akansubiza ati: Cyo nywa ubwawe, kandi ndavomera n’ingamiya zawe, azabe ari we mugore Uhoraho yageneye mwene databuja.’ Mbaye ntararangiza kwibwira ibyo, Rebeka aba arasohotse, atwaye ikibindi ku rutugu. Amanuka ajya ku iriba, maze aravoma. Ndamubwira nti ’Mpa icyo kunywa niba ubishaka.’ Ako kanya acisha bugufi ikibindi arambwira ati ’Cyo nywa, kandi nduhira n’ingamiya zawe.’ Nanyoye kandi yuhira n’ingamiya zanjye. Namubajije nti ’Uri umukobwa wa nde?’ Ati ’Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.’ Nuko mperako mwambika impeta ku zuru, mwambika n’ibitare ku maboko. Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho, nubitse umutwe ku butaka, kandi nsingiza Uhoraho Imana ya databuja Abrahamu yanyoboye mu nzira kugira ngo mbonere umuhungu we umugeni, umukobwa wa murumuna wa databuja. None rero nimushaka kugirira databuja ubuntu n’ineza, ntimunderege, mumbwire. Nimutabyemera na bwo, mubimenyeshe, maze njye iburyo cyangwa se ibumoso.» Labani na Betuweli barasubiza bati «Ibyo biturutse kuri Uhoraho, nta cyo twashobora kubikubwiraho, ari icyiza ari ikibi. Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane maze abe umugore w’umuhungu wa shobuja, nk’uko Uhoraho abivuze.» Umugaragu wa Abrahamu yumvise ayo magambo yubika umutwe ku butaka, imbere y’Uhoraho. Hanyuma azana feza, azana zahabu n’imyenda, abiha Rebeka; aha na musaza we, na nyina, ibintu by’igiciro kinini. We n’abo bazanye bararya baranywa, bararara. Bukeye mu gitondo, bamaze kubyuka arababwira ati «Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.» Musaza w’umukobwa na nyina baramusubiza bati «Umukobwa nagume hano hamwe natwe iminsi mike, mbese nk’iminsi icumi, hanyuma azabone kugenda.» Arabasubiza ati «Mwintinza kuko Uhoraho yampaye urugendo ruhire, nimundeke ngende nsubire kwa databuja.» Bati «Duhamagare umukobwa noneho, tumubaze icyo atekereza.» Nuko bahamagara Rebeka, baramubaza bati «Urashaka kujyana n’uyu mugabo?» Arabasubiza ati «Turajyana.» Nuko bareka umwana wabo Rebeka aragenda, hamwe n’umuja wamureze, n’umugaragu wa Abrahamu n’abantu be. Rebeka bamuha umugisha baramubwira bati «Mushiki wacu, urabe umubyeyi w’ibihumbi n’agahumbagiza; urubyaro rwawe ruzigarurire amarembo y’abanzi rubahashye.» Rebeka n’abaja be barahaguruka, burira ingamiya, bakurikira umugaragu wa Abrahamu. Nuko uwo mugabo afata Rebeka baragenda. Ku kagoroba, Izaki aza aturutse ku iriba rya Lahayi‐Royi. Icyo gihe yari atuye mu ntara ya Negevu. Nuko kuri uwo munsi mu kabwibwi, ajya gutembera mu gasozi; ngo yubure amaso, abona ingamiya ziraje. Rebeka na we yubuye amaso, arabukwa Izaki, yururuka ku ngamiya. Abaza umugaragu wa Abrahamu, ati «Uriya mugabo uri ku musozi uje atugana ni nde?» Umugaragu ati «Ni databuja.» Ako kanya Rebeka yenda igitambaro cyo mu mutwe aritwikira. Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yari yarakoze byose. Izaki yinjiza Rebeka mu ihema rye. Izaki arongora Rebeka, amubera umugore. Aramukundwakaza, na we amuhoza urupfu rwa nyina Sara. Abrahamu ashaka undi mugore witwaga Ketura. Amubyarira Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. Yokishani abyara Sheba na Dedani. Bene Dedani rero ni Abashuru, Abaletushi, Abalewumi. Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose babyawe na Ketura. Abrahamu araga Izaki ibyo yari atunze byose. Ariko abana b’inshoreke na bo abagabira akiriho, hanyuma abohereza mu gihugu cy’iburasirazuba, kure ya Izaki. Dore rero umubare w’imyaka Abrahamu yarambye ku isi: ni ijana na mirongo irindwi n’itanu. Hanyuma Abrahamu arapfa. Yari ageze mu zabukuru asaza neza, asanga abakurambere be. Abahungu be, Izaki na Ismaheli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wa Efuroni, mwene Sohari w’Umuheti, uwo murima ukaba ahareba i Mambure. Ni wo murima Abrahamu yari yaraguze na bene Heti. Ni ho bahambye Abrahamu n’umugore we Sara. Abrahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha Izaki umuhungu we. Izaki yari atuye hafi y’iriba rya Lahayi‐Royi. Dore urubyaro rwa Ismaheli mwene Abrahamu, uwo Umunyamisirikazi Hagara, umuja wa Sara, yabyaranye na Abrahamu. Dore amazina ya bene Ismaheli, ukurikije ibisekuru byabo: Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagataho Kedari, Adibyeli, Mibusamu, Mishuma, Duma, Masa, Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedima. Abo ni bo bene Ismaheli, ngayo amazina yabo, akurikije insisiro n’ingando zabo. Bari bafite abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yanganaga. Imyaka Ismaheli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma arapfa, asanga abakurambere be. Abayismaheli batura kuva i Havila, kugeza i Shuru, ahateganye na Misiri na Ashuru. Bityo babona aho batura hatari muri bene Abrahamu bandi. Dore ibisekuru bya Izaki, mwene Abrahamu. Abrahamu yabyaye Izaki. Izaki yari amaze imyaka mirongo ine avutse, igihe ashatse Rebeka umukobwa wa Betuweli, Umwaramu wari utuye mu kibaya cya Aramu; akaba na mushiki wa Labani, Umwaramu. Izaki yambaza Uhoraho kuko umugore we yari ingumba. Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda. Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho. Uhoraho aramusubiza ati «Inda yawe irimo amahanga abiri; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko; umukuru akazaba umugaragu w’umuto.» Igihe cye cyo kubyara kigeze, asanga koko ko yari atwite babiri. Gakuru avuka ari ikigina, afite ubwoya umubiri wose nk’uruhu rw’igikoko, ni ko kumwita Ezawu (ari byo kuvuga Cyoya). Hakurikiraho Gatoya, aza afashe agatsinsino ka Ezawu. Bamwita Yakobo. Bavutse, ise Izaki afite imyaka mirongo itandatu. Abahungu barakura. Ezawu aba umuhigi wabuhiriye, akiruka imisozi. Yakobo yari umuntu utuje, akigumira mu mahema. Izaki yakundaga Ezawu, kuko umuhigo we wamuryoheraga; Rebeka we akikundira Yakobo. Umunsi umwe Ezawu ahiguka ananiwe cyane, nuko asanga Yakobo atetse ikinyiga. Ezawu abwira Yakobo, ati «Mpa ndye kuri icyo kinyiga cy’ikigina, kuko ndembye.» Ni cyo cyatumye bamwita Edomu (ari byo kuvuga ikigina). Yakobo ati «Keretse tukiguze ubutware bwawe uhabwa no kuba imfura ya data!» Ezawu ati «Ubundi se ko ngiye gupfa, ubutware bumariye iki?» Yakobo aramubwira ati «Ngaho birahire nonaha!» Ezawu ahera ko arabimurahira, agura na Yakobo ubutware bwe. Nuko Yakobo aha Ezawu umugati amuha n’ikinyiga cy’inkori. Ezawu ararya aranywa, arahaguruka aragenda. Nguko uko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe, yakeshaga kuba ari we mfura ya se. Mu gihugu hatera indi nzara, itari ya yindi yateraga Abrahamu akiriho. Izaki ahungira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisiti. Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ntumanuke ngo ujye mu Misiri, ahubwo uzature mu gihugu nzakubwira. Uzagume muri icyo gihugu, nzaba ndi kumwe nawe kandi nguhe umugisha. Kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nkazakomeza indahiro narahiriye so Abrahamu. Nzagwiza urubyaro rwawe, rungane n’inyenyeri zo mu kirere, kandi nzabaha ibi bihugu byose. Imiryango yose y’isi izabaherwamo umugisha. Nzabigirira Abrahamu, kuko yanyumviye, akita ku mabwiriza n’amategeko yanjye, ku matangazo n’amateka yanjye.» Izaki ni ko gutura i Gerari. Abantu b’aho baza kumubaza ibyerekeye umugore we. Arabasubiza ati «Ni mushiki wanjye», atinya kuvuga ko ari umugore we. Kuko yari afite ubwoba bwo kwicwa n’abantu b’aho, bamuhora Rebeka wari mwiza cyane mu maso. Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki, umwami w’Abafilisiti, arungurukira mu idirishya, abona Izaki akina n’umugore we, baseka. Abimeleki ahamagaza Izaki, aramubwira ati «Biragaragara ko ari umugore wawe. Ni kuki rero wavuze uti ’Ni mushiki wanjye’?» Izaki ati «Ni uko nibwiraga nti be kunyica bamumpora.» Abimeleki ati «Ibyo watugize ni ibiki? Habuze gato ngo hagire umwe muri twe uryamana n’umugore wawe. Ubwo rero uba waraduteye gucumura.» Abimeleki aca iteka mu bantu bose ati «Uzakora kuri uriya mugabo cyangwa se ku mugore we, azapfa nta kabuza.» Izaki abiba imbuto muri icyo gihugu, uwo mwaka yeza ibingana n’incuro ijana z’ibyo yabibye. Uhoraho amuha umugisha. Uwo mugabo aba igikomerezwa, agenda arushaho gukira, bigeza ku bukungu bw’akarenga. Yari afite imikumbi n’amashyo, n’abagaragu benshi. Abafilisiti bagirira Izaki ishyari; nuko baza gusiba amariba yose abagaragu ba se bari barafukuye Abrahamu akiriho, bayuzuzamo ibitaka. Abimeleki abwira Izaki ati «Genda tuvire aha, kuko usigaye uturusha amaboko cyane.» Izaki arahava, ashinga amahema ye mu kibaya cy’i Gerari, aturayo. Asibuza amariba bari barafukuye se Abrahamu akiriho, kuko Abafilisiti bari barayasibye Abrahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise. Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry’amazi adudubiza. Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’abashumba ba Izaki, bavuga bati «Ni ayacu.» Iryo riba Izaki aryita Eseki (ari byo kuvuga ngo ’Impaka’.) Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Aryita Sitina (ari byo kuvuga ngo ’Inzangano’.) Avayo, afukuza irindi riba; ryo ntibaritonganira. Aryita Rehovoti (bigasobanura ’ahagutse’), kuko yavugaga ati «Noneho Uhoraho adushyize ahagutse, kandi twasaruye imbuto zo muri iki gihugu.» Avayo, arazamuka ajya i Berisheba. Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati «Ndi Imana ya so Abrahamu; witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe, ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.» Izaki yubakayo urutambiro, ahambariza izina ry’Uhoraho, ahashinga ihema rye, abagaragu be na bo bahafukura iriba. Abimeleki aza kumusanga, aturuka i Gerari, azanye na Ahuzati umujyanama we, na Pikoli umutware w’ingabo ze. Izaki arababaza ati «Ni iki kibazanye hano kandi munyanga, mukaba mwaranyirukanye?» Baramusubiza bati «Twabonye neza ko Uhoraho muri kumwe, turibwira tuti ’Reka tugirane amasezerano, ashingiye ku ndahiro!’ Ngaho rahira ko utazatugirira nabi nk’uko natwe tutayikugiriye; ahubwo twagufashe neza, tugusezerera amahoro. None Uhoraho akaba yaraguhaye umugisha.» Nuko Izaki abakorera umunsi mukuru; bararya, baranywa. Mu gitondo cya kare barabyuka, bagirana amasezerano; hanyuma Izaki arabasezerera, bava iwe amahoro. Uwo munsi nyine, abagaragu ba Izaki baza kumumenyesha iby’iriba bari bafukuye, bati «Twabonye amazi.» Iriba ni ko kuryita Sheba, n’umugi ririmo Berisheba (ari byo kuvuga ’iriba ry’indahiro’), wararyitiriwe kugeza na n’ubu. Ezawu amaze imyaka mirongo ine, arongora Yudita umukobwa wa Beri w’Umuheti, arongora na Basemata mwene Eloni w’Umuheti na we. Abo bagore babuza amahoro Izaki na Rebeka. Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nuko ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati «Mwana wanjye!» Undi ati «Ndi hano.» Izaki ati «Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba, unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.» Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se. Rebeka abwira umuhungu we Yakobo, ati «Numvise so aganira na Ezawu umuvandimwe wawe amubwira ati ’Nzanira inyama y’umuhigo, untegurire ndye, mbone kuguha umugisha imbere y’Uhoraho ntarapfa.’ None rero, mwana wanjye, tega amatwi, maze ugenze uko ngutegeka: genda ujye mu matungo, unzanire abana b’ihene babiri, kugira ngo ntegurire so ibyo kurya uko abikunda. Uraza kubishyira so, afungure, maze aguhe umugisha atarapfa.» Yakobo asubiza nyina Rebeka, ati «Ezawu mwene data afite ibyoya ku mubiri wose, naho jye nta byo mfite. None data yankorakora agasanga mubeshya, naba nikururiye umuvumo aho guhabwa umugisha.» Nyina aramubwira ati «Nakuvuma, bimpame ari jye, mwana wanjye. Nyumva gusa, maze ugende unzanire icyo nkubwiye.» Nuko Yakobo aragenda, azanira nyina ibyo yari yamutumye. Nyina abiteguramo ibyo kurya uko Izaki yabikundaga. Hanyuma Rebeka yenda umwambaro mwiza cyane w’umuhungu we mukuru Ezawu yari abitse mu nzu, awambika umuhungu we muto Yakobo. Naho impu za ba bana b’ihene, azimwambika ku maboko no mu ijosi, ahatari ubwoya. Nuko ahereza Yakobo umuhungu we ibiryo n’umugati yari yateguye. Yakobo yinjira kwa se, aramubwira ati «Dawe!» Undi ati «Ye! Uri nde se, mwana wanjye?» Yakobo asubiza se, ati «Ndi Ezawu, umwana wawe w’imfura. Nakoze uko wambwiye. Eguka, wicare, urye inyama y’umuhigo wanjye, maze umpe umugisha wawe.» Izaki aramubwira ati «Mbega ngo uraronka vuba, mwana wanjye!» Undi ati «Ni uko Uhoraho Imana yawe yampaye kuronka.» Izaki abwira Yakobo, ati «Igira hino ngukoreho, mwana wanjye, numve niba uri Ezawu umwana wanjye, cyangwa se niba utari we.» Yakobo yegera se Izaki, nuko se aramukorakora, aravuga ati «Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Ezawu.» Ntiyamumenya, kuko amaboko ye yari yuzuye ibyoya nk’amaboko ya mwene nyina Ezawu. Nuko Izaki amuha umugisha. Aramubaza ati «Ese koko ni wowe umwana wanjye Ezawu?» Undi ati «Ni jye.» Ati «Ngaho, mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye.» Aramuhereza, ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa. Nuko umubyeyi we Izaki aramubwira ati «Igira hino umpobere, mwana wanjye.» Yakobo aramwegera, aramuhobera. Izaki yumva impumuro y’imyambaro ye, amuha umugisha agira ati «Impumuro y’umuhungu wanjye ni nk’impumuro y’umurima Uhoraho yahaye umugisha. Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru, iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka, ingano na divayi bigwire bisendere! Imiryango izakugaragire n’amahanga azagupfukamire! Ube umutware wa bene so, na bene nyoko bagupfukamire! Hazavumwe uzakuvuma, hagire umugisha uzakuvuga neza!» Izaki akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo agisohoka kwa se, Ezawu mukuru we aba aratungutse, avuye guhiga. Na we ategura ibyo kurya, abizanira se. Abwira se ati «Umubyeyi niyeguke, arye ku muhigo w’umwana we, maze ampe umugisha.» Se Izaki aramubaza ati «Uri nde?» Arasubiza ati «Ni jye, imfura yawe Ezawu.» Izaki ahinda umushyitsi aratengurwa, aravuga ati «Ni nde wahize, akanzanira inyama y’umuhigo? Nariye kuri byose, utaraza. Namuhaye umugisha, kandi ni we uzagira umugisha.» Ezawu ngo yumve ayo magambo ya se, acura imiborogo yuzuye intimba, hanyuma abwira se ati «Dawe, nanjye mpa umugisha.» Se ati «Murumuna wawe yakoresheje uburiganya, atwara umugisha wawe.» Undi ati «Ese bamwitiye Yakobo kugira ngo azanyimure kabiri kose? Yantwaye ubutware, none antwaye n’umugisha!» Yungamo ati «Nta mugisha wansigiye?» Izaki abwira Ezawu, ati «Namugize umutware wawe, bene se bose nabagize abagaragu be; namuhaye umugisha wo kweza ingano no kugira divayi nyinshi. Nkugirire nte se, mwana wanjye?» Ezawu abwira se, ati «Dawe, ugira umugisha umwe gusa? Nanjye mpa umugisha, dawe!» Nuko atera hejuru ararira. Izaki se aramubwira ati «Uzatura kure y’ubutaka burumbuka, na kure y’urume rumanuka mu ijuru. Uzatungwa n’inkota yawe. Murumuna wawe uzamugaragira, ariko uzigobotora, ujugunye umuzigo azaba yashyize ku ntugu zawe.» Guhera ubwo, Ezawu azira Yakobo, amuhora umugisha se yari yamuhaye. Mu mutima yigira inama, ati «Iminsi yo kwiraburira data iregereje; nyuma y’aho nzica Yakobo murumuna wanjye!» Baza kubwira Rebeka amagambo ya Ezawu, umwana we w’imfura. Nuko atumiza Yakobo, aramubwira ati «Dore Ezawu mukuru wawe agiye kwihorera, akwice. None tega amatwi, wumve icyo nkubwira. Haguruka, uhungire kwa musaza wanjye Labani utuye i Harani. Uzabe uhamye iwe iminsi mike, kugeza igihe uburakari bwa mukuru wawe buzashirira. Maze uburakari bwe nibucurama, akibagirwa ibyo wamugiriye, nzakoherereza intumwa ikugarura. Ni iki cyatuma mbapfusha mwembi umunsi umwe?» Rebeka abwira Izaki ati «Ndarambiwe, kubaho bimvuye ku nzoka, kubera bariya Bahetikazi Ezawu yarongoye! Yakobo na we aramutse arongoye undi nk’aba mu bakobwa b’iki gihugu, kubaho byaba bimariye iki?» Nuko Izaki ahamagaza Yakobo, amuha umugisha, amutegeka amubwira ati «Ntuzashake umugore mu bakobwa b’i Kanahani. Haguruka ugende ujye mu kibaya cya Aramu, kwa sokuru Betuweli; uzahishakire umugore mu bakobwa ba Labani, nyokorome. Imana Nyir’ububasha niguhe umugisha, iguhe kororoka no kugwira, uzabe ikoraniro ry’imiryango! Wowe n’urubyaro rwawe, izabahe umugisha yahaye Abrahamu, kugira ngo uzatunge igihugu wimukiyemo, igihugu Imana yahaye Abrahamu!» Nuko Izaki yohereza Yakobo, aragenda ajya mu kibaya cya Aramu kwa Labani, mwene Betuweli w’Umwaramu, akaba musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu. Ezawu azirikana uko Izaki yahaye umuhugu we Yakobo umugisha, akamutegeka kudashaka umugore mu bakobwa b’i Kanahani, akanamwohereza mu kibaya cya Aramu gushakayo umugore. Abonye kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akigira mu kibaya cya Aramu, noneho Ezawu amenya atyo ko se Izaki atishimiraga abakobwa b’i Kanahani. Ni bwo asanze Ismaheli ngo acyure Mahalata, umukobwa wa Ismaheli mwene Abrahamu. Mahalata uwo yari mwene se wa Nebayoti. Nuko Ezawu amuharika abagore bandi yari atunze. Yakobo rero ava i Berisheba agana i Harani. Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu, araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka. Nuko abona nguyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati «Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe. Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.» Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira, ati «Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi!» Ubwoba buramutaha; ati «Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru!» Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta ku isonga. Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ’Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi. Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. Iri buye nshinze rizaba inzu y’Imana, kandi mu byo uzampa byose nzajya nkuraho kimwe cya cumi nkiguture.» Yakobo arahaguruka, yerekeza mu gihugu cya Kedemu iburasirazuba. Aragenda aza kugera ku iriba riri mu rwuri. Hafi yaryo hari habyagiye imikumbi itatu y’intama, kuko kuri iryo riba ari ho buhiraga amatungo. Ibuye rinini ryatwikiraga iryo riba. Iyo amatungo yose yamaraga kuhateranira, basunikaga ibuye, bagapfundura iriba, bakayuhira, hanyuma bagasubiza ibuye mu mwanya waryo, ku rugara rw’iriba. Yakobo arababaza ati «Bavandimwe, muri aba hehe?» Bati «Turi abo kuri Harani.» Ati «Mbese Labani wa Nahori muramuzi?» Bati «Turamuzi.» Ati «Araho?» Baramusubiza bati «Araho, ndetse dore n’umukobwa we Rasheli araje azanye amatungo.» Yakobo arababwira ati «Haracyari ku manywa y’ihangu. Igihe cyo gukoranya amatungo ntikiragera, nimuyuhire, mugende muyaragire.» Baramusubiza bati «Nta bwo tubishobora, amatungo yose ataraterana, ngo bakureho ibuye ritwikiriye iriba. Ubwo ni bwo tuza kuhira.» Akivugana na bo, Rasheli aba arahageze ashoreye intama za se, kuko yari umushumba. Yakobo abonye Rasheli, umukobwa wa Labani ari we nyirarume, abonye n’intama za Labani nyirarume, ako kanya ahirika rya buye ritwikiriye iriba, yuhira intama za Labani, nyirarume. Hanyuma Yakobo ahobera Rasheli, araturika ararira. Yakobo abwira Rasheli ko ari uwo mu muryango wa se, akaba umuhungu wa Rebeka. Rasheli yiruka ajya kubimenyesha se. Labani yumvise yuko ari Yakobo, umuhungu wa mushiki we uje, ni ko kumusanganira n'ingoga. Nuko aramuhobera aramusoma, amwinjiza iwe. Yakobo atekerereza Labani ibyabaye byose. Labani aramubwira ati «Ni ukuri, uri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.» Nuko Yakobo amara kwa Labani ukwezi kose. Labani abwira Yakobo ati «Ese uzankorera ku buntu ngo ni iki uri umuvandimwe wanjye? Mbwira rwose icyo nzajya nguhemba.» Labani akaba yari afite abakobwa babiri: umukuru akitwa Leya, umuto akitwa Rasheli. Leya yari afite mu maso habi, naho Rasheli akaba yari mwiza wese, akagira mu maso heza. Yakobo yikundiraga Rasheli. Abwira Labani ati «Nzagukorera imyaka irindwi, maze uzampe Rasheli umukobwa wawe muto.» Labani ati «Koko ikiruta ni uko namukwihera aho kumuha undi: igumire iwanjye.» Nuko Yakobo akorera Labani imyaka irindwi yose, ashaka Rasheli. Ariko iyo myaka imubera nk’iminsi mike, kuko yamukundaga. Nyuma Yakobo abwira Labani ati «Nshyingira, kuko iminsi nagombaga kurangiza yuzuye ndashaka kubana n’umugore wanjye.» Labani atumiza abantu bose b’aho, arabakoranya, bagira umunsi mukuru ukomeye wo gusangira. Bugorobye, afata umukobwa we Leya, amujyana kwa Yakobo, ngo amurongore. Labani aha umukobwa we Leya umwe mu baja be witwaga Zilipa, ngo ajye amukorera. Ngo bucye, Yakobo atangazwa n’uko ari Leya bari bamuhaye! Ni ko kubwira Labani ati «Wangenjeje ute? Sinagukoreye ngo umpe Rasheli? Wanshukiye iki?» Labani aramusubiza ati «Mu muco wacu, ntibashyingira umukobwa muto mbere ya mukuru we. Banza urangize icyumweru cy’ubukwe hamwe na Leya, hanyuma n’undi tuzamuguhera indi myaka irindwi uzankorera.» Yakobo abigenza atyo. Arangiza icyumweru cy’ubukwe hamwe na Leya, nuko Labani amushyingira na Rasheli, umukobwa we. Labani aha umukobwa we Rasheli umwe mu baja be, witwaga Biliha, ngo ajye amukorera. Yakobo arongora Rasheli, ndetse yamukundaga kuruta Leya. Arongera akorera Labani indi myaka irindwi. Uhoraho abonye ko Leya yabaye intabwa, amuha kubyara, naho Rasheli akomeza kuba ingumba. Leya asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni (bisobanura ngo ’Uhoraho yabonye agahinda kanjye’), ati «Ubu noneho umugabo wanjye agiye kunkunda.» Ashubijeho abyara undi muhungu. Ati «Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n’uyu nguyu.» Amwita Simewoni (bisobanura ngo ’Uhoraho yaranyumvise.’) Yongera gusama, abyara na none umuhungu. Aravuga ati «Noneho umugabo wanjye azanyegukira, kuko mubyariye abahungu batatu.» Ni yo mpamvu yamwise Levi (bisobanura ngo ’Azanyegukira’.) Arongera asama indi nda, abyara umwana w’umuhungu. Aravuga ati «Ubu ndasingiza Uhoraho!» Ni cyo cyatumye amwita Yuda (bisobanura ngo ’Nzasingiza’.) Nuko aracura. Rasheli abonye ko atabyariye Yakobo, agirira mukuru we ishyari; abwira Yakobo ati «Mpa kubyara, nibyanga mpfe!» Yakobo arakarira Rasheli, aramubwira ati «Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana yazibye inda yawe?» Rasheli ati «Dore umuja wanjye Biliha; musange azambyarire ku bibero, nanjye ngire urubyaro.» Amuha Biliha, umuja we, ho umugore. Yakobo aramutunga. Biliha asama inda, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. Rasheli ariyamira ati «Imana yanciriye urubanza neza, kandi yumvise ijwi ryanjye; none impaye umwana!» Ni cyo cyatumye amwita Dani (bisobanura ngo ’Ni Yo Mucamanza wanjye’.) Biliha, umuja wa Rasheli, nanone asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Rasheli ati «Narwanye intambara ikomeye na mwene data, none ndatsinze!» Nuko amwita Nefutali (bisobanura ngo «Nararwanye».) Leya abonye ko atakibyara, umuja we Zilipa amwegurira Yakobo. Zilipa, umuja wa Leya, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. Leya ariyamira ati «Mbega umugisha!» Umwana amwita Gadi (bisobanura ngo ’Umugisha’.) Zilipa, umuja wa Leya, nanone abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. Leya ati «Ngize amahirwe! Kandi abakobwa bose bazanyita umuhire.» Umwana amwita Asheri (bisobanura ngo ’Muhire’.) Igihe cy’isarura ry’ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto zitwa ’iz’urukundo’, azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati «Ndakwinginze, mpa izo mbuto z’urukundo umuhungu wawe yakuzaniye.» Leya aramusubiza ati «Ese ntibyaguhagije kuba warantwaye umugabo, none urashaka no kuntwara n’imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye?» Rasheli aravuga ati «Noneho iri joro murarane! Bibe igihembo cy’imbuto z’urukundo umwana wawe yazanye.» Nimugoroba Yakobo araza, avuye mu mirima. Leya aramusanganira ati «Iri joro uragomba kundaza; kuko ari ko nabyumvikanyeho na murumuna wanjye watwaye imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye.» Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro. Imana yumva Leya, arasama, abyara umwana w’umuhungu wa gatanu. Leya ariyamira ati «Imana yampaye ibihembo byanjye, kuko umugabo wanjye namuhaye umuja wanjye.» Umwana amwita Isakari (bisobanura ngo ’Igihembo’.) Leya arongera asama inda, abyara undi mwana w’umuhungu wa gatandatu. Ariyamira ati «Imana ingabiye neza! Noneho umugabo wanjye azanyubaha, kuko mubyariye abahungu batandatu.» Umwana amwita Zabuloni (bisobanura ngo ’Azanyubaha’.) Hanyuma Leya abyara umwana w’umukobwa, amwita Dina. Imana iza kwibuka Rasheli; Imana iramwumva, na we imuha kubyara. Asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Ariyamirira ati «Imana inkijije ikimwaro!» Umwana amwita Yozefu (bisobanura ngo ’Niyongere’), agira ati «Imana irakanyongereraho undi mwana w’umuhungu!» Nuko Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati «Nsezerera ntahe, njye mu gihugu cyacu. Mpa abana banjye n’abagore banjye, kuko nababonye ngukoreye, maze nigendere. Uzi neza imirimo yose narangirije iwawe.» Labani aramubwira ati «Ubonye nagize ubutoni mu maso yawe!... Nahishuriwe ko Imana yampaye umugisha ku mpamvu yawe.» Yungamo ati «Mbwira igihembo wifuza nzakiguhe.» Yakobo ati «Uzi uko nagukoreye n’uko amatungo yawe yabaye meza nyaragira. Kuko ayo wari ufite yari make ntaraza, none akaba yarororotse cyane. Uhoraho yaguhaye umugisha. Ubu se nzatangira ryari gukorera urugo rwanjye?» Labani ati «Nguhe iki?» Yakobo aramusubiza ati «Nta cyo! Ariko nungenzereza uko ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire amatungo. Uyu munsi ndanyura mu matungo yawe yose, nkuremo intama z’utugondo n’iz’amatobo zose zishobora kubyara: ni zo zizaba igihembo cyanjye. No ku ihene nzabigenza ntyo. Ejo nuza kureba igihembo cyanjye, izitazaba utugondo, cyangwa amatobo, uzazite inyibano; nuzisangamo nzaba ndi igisambo.» Labani ati «Nemeye ko bizaba bityo.» Uwo munsi nyine, Labani arobanura mu bushyo bwe ihene n’intama z’ibihuga, z’utugondo, n’iz’amatobo, yaba amapfizi cyangwa inyagazi zishobora kubyara. Nuko zose azishinga abahungu be, abategeka kuzijyana kure ya Yakobo nk’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo we yaragiraga amatungo yasigaye mu bushyo bwa Labani. Nuko Yakobo yenda udushami tubisi tw’ibiti by’amoko atatu, akuraho utugozi tw’igishishwa, ku buryo haboneka imirongo yera. Hanyuma twa dushami adushyira imbere y’ibibumbiro, aho amatungo ashokera, ngo intama zitubone. Zaza kunywa, zikarinda. Amapfizi n’inyagazi zakwimanyiriza imbere y’utwo dushami, bigatuma inyagazi zibyara utwana tw’ibihuga, tw’utugondo cyangwa tw’amatobo. Yakobo akazirobanura. Akerekeza intama ku dushami dufite imirongo yera; nuko zamara kubyara, akibonera atyo umukumbi we bwite, ntawuvange n’amatungo ya Labani. Uko amatungo y’amajigija yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga udushami aho ashokera, kugira ngo yimanyirize imbere y’utwo dushami. Ariko yaba mabi ntadushyireho, bigatuma amabi aba aya Labani, ameza akaba aya Yakobo. Uwo mugabo agwiza amatungo cyane, agwiza abaja, abagaragu, ingamiya n’indogobe. Yakobo aza kumenya ko abahungu ba Labani binubaga, bavuga ngo «Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukungahaje!» Yakobo areba Labani, asanga batakimeranye neza nka mbere. Uhoraho abwira Yakobo ati «Subira mu gihugu cya basokuru, mu gihugu cyanyu. Nzaba ndi kumwe nawe.» Yakobo ahamagaza Rasheli na Leya ku gasozi, aho yaragiraga. Arababwira ati «So ndamureba, ngasanga atakindeba nka mbere, ariko Imana ya data yamye iri kumwe nanjye. Naho mwebwe muzi neza ukuntu nakoreye so n’imbaraga zanjye zose. Ariko so yagiye ampenda ubwenge, ahindura ibihembo byanjye byose incuro cumi. Nyamara Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. Yarambwiraga ati ’Iz’ubugondo zose ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ubugondo. Yambwira ati ’Iz’ibihuga ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayanyihera. Igihe umukumbi wose warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo yimije inyagazi. Malayika w’Imana ampamagarira mu nzozi ati ’Yakobo’. Nditaba. Arambwira ati ’Ubura amaso, urebe aya mapfizi yose y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo, yimije inyagazi, kuko nabonye ibyo Labani akugirira. Ndi Imana wasigiye amavuta ibuye i Beteli umaze kurishinga bukingi. Ni na ho wambwiriye umuhigo wawe. Ubu rero haguruka, uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cy’abawe.’» Rasheli na Leya baramusubiza bati «Mu rugo rwa data se, hari umugabane cyangwa ibyo twaragwa tugifiteyo? Ntiyatugize se nk’aho tutari abe, we watuguze akanarya ikiguzi cyacu? Ubutunzi bwose Imana yatse data ubwo bubaye ubwacu, n’ubw’abana bacu. Noneho kora uko Imana yakubwiye.» Nuko Yakobo arahaguruka, yuriza abahungu be n’abagore be ingamiya. Ajyana n’amatungo ye n’ibyo yari yararonkeye mu kibaya cya Aramu byose ngo atahuke kwa se Izaki, mu gihugu cya Kanahani. Igihe Labani yari yagiye kogosha intama ze, Rasheli yiba ibishushanyo by’ibigirwamana bya se. Yakobo ahenda ubwenge Labani w’Umwaramu, ahunga atabimubwiye. Nuko ahungana ibyo yari atunze byose; arahaguruka yambuka Uruzi, agenda yerekeje mu misozi ya Gilihadi. Ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. Ajyana na bene wabo, amukurikirana iminsi irindwi, amushyikira ageze mu misozi ya Gilihadi. Nijoro Imana ibwirira Labani w’Umwaramu mu nzozi iti «Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi!» Labani ashyikira Yakobo. Yakobo yari yashinze ihema rye mu misozi ya Gilihadi; nuko Labani n’abavandimwe be na bo babigenza batyo. Labani abwira Yakobo ati «Wangenjeje ute? Wampenze ubwenge, ujyana abakobwa banjye nk’abanyagano? Watewe n’iki guhunga rwihishwa, ukambeshya, ntumbwire ngo ngusezerere mu byishimo, n’indirimbo, n’ingoma, n’inanga? Ntiwaretse mpobera abahungu n’abakobwa banjye. Rwose wagenjeje nk’umupfu! Nashoboraga kubagirira nabi, ariko Imana y’abasokuru bawe yaraye imbwiriye mu nzozi iti ’Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi.’ None se ubwo wacitse ukumbuye iwanyu, ni iki cyatumye ucikana imana zanjye?» Yakobo asubiza Labani, ati «Ni uko nari mfite ubwoba bw’uko wanyambura abakobwa bawe. Icyakora uwo uza gusangana imana zawe, ntakabeho! Imbere ya bene data, saka icyawe cyaba kiri mu byanjye, ugisubirane.» Yakobo ntiyari azi ko ari Rasheli wibye imana za se. Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, nyuma mu rya Leya, no mu mahema y’abaja b’abo bagore bombi. Ntiyagira icyo ahasanga. Ava mu ihema rya Leya ajya mu ihema rya Rasheli. Rasheli yari yenze ibyo bishushanyo by’ibigirwamana, abihisha mu nsi y’intebe bashyira ku ngamiya, nuko ayicaraho. Labani ashakira mu ihema hose, ntiyabibona. Rasheli abwira se ati «Databuja ntarakare, kuko ndashobora guhaguruka, ndi mu mugongo.» Labani arashakashaka, ibishushanyo bye ntiyabibona. Yakobo ararakara, atonganya Labani; aravuga ati «Igicumuro cyanjye ni ikihe? Icyaha nakoze ni ikihe, kugira ngo unkurikirane utyo? Aho washakashakiye mu bintu byanjye, icyo wahasanze cy’iwawe ni iki? Cyerekane imbere y’abavandimwe bawe n’abanjye, maze baducire urubanza! Dore imyaka ibaye makumyabiri turi kumwe, intama zawe n’ihene zawe ntayigeze iramburura! Kandi nta sekurume n’imwe nariye mu mukumbi wawe. Sinigeze nkugarurira itungo ryabaga ryakomeretse, nararikurihaga! Kandi iryibwe, ari ku manywa, ari nijoro, wararinyishyuzaga! Izuba ryandengeyeho, imvura inshikiraho, amaso yanjye ntaheruka udutotsi! Imyaka ibaye makumyabiri ndi iwawe; nagukoreye imyaka cumi n’ine nshaka abakobwa bawe, n’imyaka itandatu mpakiwe amatungo. Wahinduye igihembo cyanjye incuro cumi! Imana ya data, Imana ya Abrahamu, ikaba n’Umubyeyi wa Izaki, iyo tutaba kumwe, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yarebye amagorwa yanjye n’imiruho y’amaboko yanjye; nuko muri iri joro irandenganura!» Labani asubiza Yakobo ati «Aba bakobwa ni abanjye, aba bana ni abanjye, aya matungo ni ayanjye: ibyo ureba byose ni ibyanjye! Ariko se ubu ngubu nakorera iki abakobwa banjye, n’abana babyaye? Ngwino rero tugirane amasezerano, jyewe nawe, maze habe gihamya y’ubumwe buduhuza.» Yakobo yenda ibuye, arishinga bukingi. Abwira bene wabo ati «Nimuzane andi mabuye»; barayazana, bayakoramo ikirundo. Nuko barira hejuru y’icyo kirundo. Labani acyita Yegari Sahaduta, naho Yakobo acyita Galeyedi. Labani aravuga ati «Iki kirundo kitubere gihamya uyu munsi.» Ni cyo cyatumye bacyita Galeyedi (bisobanura ngo ’Ikirundo cya gihamya’). Kandi cyitwa na Misipa (bisobanura ngo ’Aho bagenzura’), kuko Labani yavuze ati «Uhoraho azatugenzure, igihe tuzaba tutakibonana. Nugirira nabi abakobwa banjye, cyangwa se nubaharika, n’iyo ndetse hatagira undi muntu ubimenya, uzibuke ko Imana ari yo muhamya wa twembi.» Labani arongera abwira Yakobo, ati «Reba iki kirundo cy’amabuye nshyize hagati yacu, urebe n’iyi nkingi nshinze. Iki kirundo kibe gihamya, n’iyi nkingi ibe gihamya. Jyewe ndahiye ko ntazarenga iki kirundo n’iyi nkingi ngo ngutere, nawe rahira ko utazakirenga ngo untere, maze tukagirirana nabi. Imana ya Abrahamu, ikaba n’Imana ya Nahori, iratubere umucamanza!» — Kwari ukurahiza Imana y’abasekuruza babo — Naho Yakobo arahiza Imana, Umubyeyi wa se Izaki. Nuko Yakobo aturira igitambo kuri uwo musozi, atumira bene wabo, barasangira, barara kuri uwo musozi. Labani azinduka kare cyane, ahobera abuzukuru be n’abakobwa be, abaha umugisha; nyuma asubira iwe. Yakobo akomeza urugendo. Agira atya ahura n’intumwa z’Imana. Yakobo azibonye aravuga ati «Aha ni inkambi y’Imana». Aho hantu ahita Mahanayimu (bisobanura ngo «Inkambi ebyiri ».) Yakobo yohereza intumwa kuri Ezawu mukuru we, aho yari ari i Seyiri mu mirambi ya Edomu. Arabategeka ati «Muzabwire databuja Ezawu muti ’Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo: Nabaye kwa Labani, ndahatinda kugeza ubu. Mfite ibimasa, indogobe, n’andi matungo. Mfite abagaragu n’abaja. None nsanze ari ngombwa kohereza intumwa ngo mbimenyeshe databuja Ezawu kugira ngo mugushe neza». Intumwa zigaruka kuri Yakobo zivuga ziti «Twageze kuri mwene so Ezawu, ariko agusanganije igitero cy’abantu magana ane.» Yakobo ashya ubwoba, umutima urakuka; hanyuma agabanya abantu, amashyo yose, n’ingamiya mo inkambi ebyiri. Aribwira ati «Ezawu natera inkambi ya mbere akabatsinda, abo mu nkambi ya kabiri bazashobora guhunga.» Yakobo ariyamirira, ati «Mana ya data Abrahamu, Mana ya data Izaki, Uhoraho, wowe wambwiye uti ’Subira mu gihugu cyawe, mu gihugu cya ba sokuruza, nzakugirira neza’, sinkwiriye ubuntu n’ineza wagiriye umugaragu wawe w’intamenyekana! Dore nambutse Yorudani iyi ngiyi, nitwaje inkoni gusa; none mpindukiye ngabye inkambi ebyiri. Ndakwinginze, unkize mwene data Ezawu; ndamutinya, ndatinya ko aza akatwica, ari jye, ari abagore n’abana. Kandi warambwiye uti ’Nzakugirira neza, ngwize urubyaro rwawe nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja utabarika’!» Yakobo arara aho ngaho iryo joro. Yakobo yenda mu byo yari atunze, akuramo ibyo gutura mukuru we Ezawu: ihene magana abiri, isekurume makumyabiri, intama magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri, ingamiya zikamwa mirongo itatu n’izazo, inka mirongo ine, imfizi icumi, indogobe z’ingore makumyabiri n’iz’ingabo icumi. Buri shyo arishyira ukwaryo, maze yose ayashinga abagaragu be; arababwira ati «Munjye imbere, musige intera hagati y’amashyo.» Umugaragu wa mbere aramutegeka ati «Mukuru wanjye nimumara guhura, akakubaza ati ’Uri uwa nde? Urajya hehe? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’ Uzamusubize uti ’Ni ay’umugaragu wawe Yakobo, ni ayo atuye databuja Ezawu, kandi dore aje adukurikiye.’» Uwa kabiri n’uwa gatatu, mbese abagaragu be bose bari bashoreye amatungo, abategeka kuvuga kimwe. Arababwira ati «Ngayo amagambo muzabwira Ezawu nimuhura, muzavuge muti ’Dore umugaragu wawe Yakobo na we ari inyuma’.» Kuko yibwiraga ati «Ndamwuruza amaturo andangaje imbere; hanyuma dushobore guhuza amaso, wenda yanyakira neza.» Nuko ya maturo barayajyana, naho we yongera kurara aho. Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuko yambuka umugezi wa Yaboki. Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. Yakobo asigara aho wenyine. Haza umugabo akirana na we, kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako, igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati «Ndekura ngende, dore umuseke urakebye.» Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.» Undi aramubaza ati «Witwa nde?» Ati «Nitwa Yakobo.» Undi ati «Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda.» Yakobo aramubwira ati «Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati «Izina ryanjye urarimbariza iki?» Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. Aho hantu Yakobo ahita Penuweli (bisobanura ngo ’Mu maso y’Imana’), agira ati «Kuko nahaboneye Imana mu maso, nkarenga nkabaho.» Izuba ryarashe arenga Penuweli, agenda acumbagira itako. Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu Abayisraheli batarya umutsi uri mu itako. Kuko Imana yari yakoze Yakobo ku mutsi wo ku nyonga y’itako. Yakobo ngo yubure amaso, abona Ezawu aje aherekejwe n’abantu magana ane. Abana abaha Leya na Rasheli n’abaja bombi. Abaja n’abana babo bajya imbere, hakurikiraho Leya n’abana be, hanyuma hakurikiraho Rasheli na Yozefu. Naho we abarangaza imbere, yunama karindwi ku butaka, arinda agera kuri Ezawu mukuru we. Ezawu amusanganira n'ingoga, amugwa mu nda, aramuhobera, aranamusoma, nuko bombi baraturika bararira. Ezawu yubura amaso abona abagore n’abana, hanyuma arabaza ati «Bariya mupfana iki?» Yakobo ati «Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.» Nuko abaja n’abana babo baregera, barapfukama. Leya na we araza hamwe n’abana be, barapfukama. Hanyuma haza Rasheli na Yozefu, na bo barapfukama. Ezawu aravuga ati «Iriya nkambi yose twahuye ni iy’iki?» Yakobo ati «Ni ukugira ngo databuja andebe neza.» Ezawu ati «Ibyo mfite birampagije, muvandimwe, ibyawe bigume bibe ibyawe!» Yakobo ati «Reka da! Niba undebye neza, urakira amaturo nguhaye, kuko nabonye amaso yawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, maze ukanyakira neza. Akira rero amaturo nakugejejeho, kuko Imana yankungahaje, nkaba nta cyo mbuze.» Aramuhata, undi aremera. Ezawu ati «Ngwino tugende, ndakugenda iruhande.» Yakobo ati «Databuja azi ko abana ari ngombwa kubitondesha, kandi ko ngomba kwita ku ntama, n’inka z’imbyeyi. Uwazihutisha n’umunsi n’umwe, amatungo yose yashira. Databuja rero nangende imbere, jye ndaza nitonze, nkurikije ingendo y’amatungo nshoreye n’intambwe y’abana turi kumwe, kugeza igihe tuzagerera iwawe i Seyiri.» Ezawu ati «Reka se, ahubwo ngusigire bamwe mu bantu banjye turi kumwe.» Yakobo ati «Ni ab’iki? Mfa kubona gusa ubugwaneza bwa databuja!» Uwo munsi nyine, Ezawu ni ko gufata inzira ye, yisubirira i Seyiri. Naho Yakobo agenda agana ahitwa Sukoti; ahubaka inzu, ahubaka n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti (bisobanura ngo «ibiraro».) Yakobo avuye mu kibaya cya Aramu, agaruka amahoro ku mugi wa Sikemu, uri mu gihugu cya Kanahani. Nuko aca ingando imbere y’umugi. Agura umurima aho ngaho i Sikemu, aho yari yashinze ingando; awugura ibiceri ijana bya feza na bene Hamori, se wa Sikemu nyine. Ahubaka urutambiro arwita ’El, Imana ya Israheli’. Dina, umukobwa wa Leya yari yarabyaranye na Yakobo, yigeze gusohoka, ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. Sikemu mwene Hamori w’Umuhivi, igikomangoma cy’icyo gihugu, aramubona, aramufata, amusambanya ku ngufu. Nyuma ariko aza kumukunda koko, umutima we ugwa kuri Dina umukobwa wa Yakobo, amugaragariza urukundo rwe. Nuko abwira se Hamori ati «Nsabira uyu mwana ambere umugore.» Yakobo aza kumva ko Sikemu yononnye umukobwa we Dina. Ariko kuko abahungu be bari bahuye ubushyo ku gasozi, Yakobo araceceka kugeza igihe bacyuriye. Hagati aho, Hamori se wa Sikemu ajya kwa Yakobo baravugana. Bene Yakobo bamaze gucyura, bahita babyumva. Bararakara barabisha, kuko Sikemu yari yakoze ishyano aryamana n’umukobwa wa Yakobo, kandi bene ibyo bidakwiye gukorwa muri Israheli. Hamori arababwira ati «Umutima w’umuhungu wanjye Sikemu wigombye umukobwa wanyu, mubishatse mwamumuhaho umugore. Mbese dushyingirane: mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abacu. Tuzaturane: igihugu kibe icyanyu namwe, mugiture, mugikungahariremo, mugitungiremo!» Sikemu abwira se w’umukobwa na basaza be, ati «Icyampa nkabanyura mukandeba neza; icyo muzanca nzagitanga. Inkwano n’impano, igiciro n’ibijyana na cyo bindi bihanitse, mubince, nzabibaha uko muzaba mwabivuze, ariko mumpe uwo mukobwa ho umugeni!» Bene Yakobo basubiza Sikemu na se Hamori, ariko bavugisha uburiganya, kuko Sikemu yari yononnye mushiki wabo Dina. Barababwira bati «Ibyo ntidushobora kubigira, ntidushobora guha mushiki wacu umuntu utagenywe, byaba kwitukisha. Ikizatuma twemera, ni uko mwaba nka twe, mukagenya abahungu banyu bose. Ubwo ni bwo tuzabona kubashyingira, namwe mukadushyingira, tugaturana, tukaba umuryango umwe. Niba mutemeye ngo mwigenyeshe, umukobwa wacu turamubaka twigendere.» Ayo magambo ashimisha Hamori, n’umuhungu we Sikemu. Wa musore ntiyatindiganyije kubikora, kuko yari akunze umukobwa wa Yakobo. Uwo musore kandi yari umwe mu barusha abandi icyubahiro mu rugo rwa se. Hamori na Sikemu umuhungu we baraza bahagarara ku irembo ry’umugi wabo; babwira abaturage b’aho, bati «Bariya bantu ni abanyamahoro. Nimureke bature mu gihugu cyacu, bagikungahariremo, na bo kibe icyabo. Abakobwa babo tuzabarongora, natwe tubashyingire abacu. Ariko ikizatuma bemera ko duturana tukaba umuryango umwe, ni uko twagenya buri mwana w’umuhungu wacu nk’uko na bo babigenza. Amatungo yabo n’ibyo batunze byose ubwo se ntibizaba ibyacu? Nitwemere dukore ibyo bifuza, maze duturane!» Abahitaga ku irembo ry’umugi bose basohoka bumva ayo magambo ya Hamori na Sikemu umuhungu we; nuko ab’igitsinagabo bose baragenywa uko bahitaga ku irembo ry’umugi. Ku munsi wa gatatu, abagenywe bakibirwaye, Simewoni na Levi bene Yakobo, basaza ba Dina, bakura inkota binjira muri Sikemu nta we ubakoma imbere, bica ab’igitsinagabo bose. Bicisha ubugi bw’inkota Hamori na Sikemu, bavana Dina mu rugo rwa Sikemu, baramutahana. Bene Yakobo binjira mu mugi baribata inkomere, barasahura, kuko mushiki wabo bari baramwononnye. Banyaga amatungo magufi n’amaremare, bataretse indogobe, banyaga icyari mu mugi n’icyari mu gasozi cyose. Umutungo waho barawutwara, bajyana utwana na ba nyina ho imbohe, n’amazu barayasahura. Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.» Na bo baramusubiza bati «None se mushiki wacu bamugire ihabara?» Imana ibwira Yakobo, iti «Haguruka uzamuke ujye i Beteli, uhagume iminsi; maze Imana yakubonekeye igihe wahungaga mumuru wawe Ezawu, uyihubakire urutambiro.» Nuko Yakobo abwira urugo rwe n’abo babanaga bose ati «Muvaneho ibigirwamana by’ibinyamahanga mufite, mwisukureihe wahungaga mukuru wawe, muhindure imyambaro. Maze duhaguruke tuzamuke i Beteli! Nzahubakira Imana urutambiro, yo yanyumvise mu minsi y’ibyago byanjye kandi ikaba kumwe nanjye mu rugendo nagenze.» Ibigirwamana by’ibinyamahanga bari bafite hamwe n’amaherena, byose babiha Yakobo, abihamba mu nsi ya cya giti cy’umushishi kiri hafi ya Sikemu. Nuko baragenda. Imana itera ubwoba bukabije mu migi ikikije Sikemu, ntihagira n’umwe ukurikirana abahungu ba Yakobo. Yakobo agera i Luzi ho mu gihugu cya Kanahani, ari yo Beteli; ahagerana n’abantu bose bari kumwe. Ahubaka urutambiro, aho hantu ahita ’Imana y’i Beteli’, kuko ari ho Imana yari yamubonekereye ahunga mukuru we. Debora wari warareze Rebeka arasaza, bamushyingura hepfo y’i Beteli, mu nsi y’igiti cy’umushishi; nuko icyo giti acyita ’Umushishi w’amarira’. Imana yongera kubonekera Yakobo aho aviriye mu kibaya cya Aramu, imuha umugisha. Imana iramubwira iti «Izina ryawe ryari Yakobo. Ariko ntibazongera kukwita Yakobo, izina ryawe rizaba Israheli!» Nuko imwita Israheli. Imana irongera iti «Ndi Imana Nyir’ububasha. Wororoke ugwire, uzabyara umuryango, ndetse n’imiryango myinshi izagukomokaho, n’abami bazaguturukaho. Igihugu nahaye Abrahamu na Izaki ndakiguhaye, nzakigabira n’urubyaro rwawe.» Imana irazamuka imusiga aho bari bavuganiye. Yakobo ahashinga ibuye bukingi, arishinga nyine aho bari bavuganiye. Iryo buye arisukaho divayi, anarisigaho amavuta y’imizeti. Nuko Yakobo yita Beteli aho hantu yari yavuganiye n’Imana. Bava i Beteli, Rasheli abyara bashigaje urugendo ruto ngo bagere ku musozi wa Efurata. Abyara ariko bimuruhije. Muri ubwo bubabare, umubyaza aramubwira ati «Wigira ubwoba, ni umuhungu wongeye kubyara.» Yumvise agiye gushiramo umwuka, yenda gupfa, umwana amwita Benoni (bisobanura ngo ’Umwana w’ububabare bwanjye’.) Se w’umwana aranga, amwita Benyamini (bisobanura ngo ’Umwana w’amahirwe’.) Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’inzira ijya Efurata, ari yo Betelehemu. Yakobo ashinga ibuye bukingi ku mva ye: ni ryo buye rishinze ryo ku mva ya Rasheli; riracyariho na n’ubu. Israheli arahava, ihema rye arishinga hakurya ya Migidalederi. Igihe Israheli yari atuye muri iyo ntara, Rubeni aza kuryamana na Biliha, inshoreke ya se, Israheli arabimenya. Bene Yakobo bari cumi na babiri: Leya yabyaye Rubeni, imfura ya Yakobo. Hanyuma abyara Simewoni, Levi, Yuda, Isakari na Zabuloni. Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini. Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nefutali. Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Asheri. Ngabo abahungu Yakobo yabyariye mu kibaya cya Aramu. Yakobo agaruka kwa se Izaki i Mambure, hafi ya Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni, aho Abrahamu na Izaki bari batuye mbere. Izaki yamaze imyaka ijana na mirongo inani. Hanyuma abona gupfa, asanga abakurambere. Yari ashaje cyane, ageze mu zabukuru. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramutabariza, baramushyingura. Dore urubyaro rwa Ezawu, ari we Edomu: Ezawu yarongoye abakobwa bo mu gihugu cya Kanahani: Ada, umukobwa wa Eliyoni w’Umuheti; na Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni w’Umuhivi. Arongora na Basimata, umukobwa wa Ismaheli, mushiki wa Nebayoti. Ada abyarira Ezawu Elifazi, naho Basimata amubyarira Rehuweli. Oholibama amubyarira Yewushi, Yawelamu na Kora. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanahani. Nyuma y’ibyo Ezawu ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo. Ava rero muri Kanahani, ajyana n’abagore be, n’abahungu n’abakobwa be, n’abagaragu be, n’amashyo ye, amatungo ye yose n’ibintu bye byose yari yarahahiye muri icyo gihugu. Byatewe n’uko ibintu bari batunze byabaye byinshi, ntibaba bagishoboye guturana. Aho bari barasuhukiye ntihari hakibahagije, ku mpamvu y’amatungo menshi bari batunze. Ezawu aragenda, atura ku musozi wa Seyiri. Ezawu ni we Edomu. Dore rero urubyaro rwa Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu batuye mu misozi ya Seyiri. Ngaya amazina y’abahungu ba Ezawu: Elifazi mwene Ada, muka Ezawu, na Rehuweli mwene Basimata, muka Ezawu. Abahungu ba Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu na Kenazi. Timuna wari inshoreke ya Elifazi mwene Ezawu, amubyarira Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Ada, umugore we. Abahungu ba Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Basimata, umugore we. Dore abahungu ba Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni: Oholibama muka Ezawu yabyaye Yewushi, Yawelamu na Kora. Dore abatware b’imiryango ya bene Ezawu. Abatware ba bene Elifazi, imfura ya Ezawu, ni Temani, Omari, Sefo, Kenazi, Kora, Gayetamu, Amaleki. Abo ni bo batware ba Elifazi, mu gihugu cya Edomu bakaba abana ba Ada. Abatware ba bene Rehuweli, mwene Ezawu, ni Nahati, Zerahi, Shama, na Miza. Abo ni bo batware ba bene Rehuweli, mu gihugu cya Edomu, bakaba abana ba Basimata muka Ezawu. Abatware ba bene Oholibama muka Ezawu, ni Yewushi, Yawelamu, na Kora. Bakaba abatware ba Oholibama, mwene Ana, muka Ezawu. Ngabo bene Ezawu, ngabo abatware babo. Ezawu ni we Edomu. Dore bene Seyiri w’Umuhori, bari batuye icyo gihugu: ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’Abahori, bene Seyiri, mu gihugu cya Edomu. Bene Lotani ni Hori, na Hemami; mushiki wa Lotani yitwaga Timina. Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu. Bene Sibewoni ni Aya na Ana. Ana uwo nguwo ni we wigeze kubona amariba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibewoni. Bene Ana ni Dishoni na Oholibama umukobwa wa Ana. Bene Dishoni ni Hemudani, Eshibani, Yitirani, na Kerani. Bene Eseri ni Bilihani, Zawani na Akwani. Bene Dishani ni Husi na Arani. Abatware b’Abahori ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abahori mu gihugu cya Seyiri. Dore abami bimye ingoma muri Edomu, Israheli itaragira umwami. Bela, mwene Bewori, yari umwami muri Edomu; izina ry’umurwa we rikaba Dinihava. Bela atanze, hima Yobabu mwene Zerahi, w’i Bosira. Yobabu atanze, hima Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani. Hushami atanze, hima Hadadi mwene Bedadi, ni we waneshereje Madiyani mu misozi ya Mowabu; izina ry’umurwa we rikaba Awiti. Hadadi atanze, hima Samula w’i Masireka. Samula atanze, hima Sawuli w’i Rehoboti yo kuri Efurati. Sawuli atanze, hima Behali‐Hanani, mwene Akibori. Behali‐Hanani atanze, hima Hadari; izina ry’umurwa we rikaba Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu. Dore amazina y’abatware ba Ezawu, ukurikije imiryango yabo, n’aho bari batuye. Abo batware ni Timuna, Aluwa, Yeteti, Oholibama, Ela, Pinoni, Kenazi, Temani, Mibizari, Magidiyeli na Iramu. Ngabo rero abatware ba Edomu, ukurikije aho bari batuye, mu gihugu cyari icyabo. Ngibyo ibya Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu bose. Yakobo rero yatuye mu gihugu se yari yarasuhukiyemo, ari cyo gihugu cya Kanahani. Dore amateka yo kwa Yakobo: Yozefu, amaze kugera mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo na bene se. Uwo musore yajyanaga n’abahungu ba Zilipa na Biliha, abagore ba se. Bukeye abwira se ukuntu babavugaga nabi. Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare. Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza. Umunsi umwe, Yozefu ararota, arotorera bene se; noneho barushaho kumwanga. Arababwira ati «Nimutege amatwi, mwumve inzozi narose. Nagize ntya mbona duhambira imiba mu murima; ngiye kubona, mbona umuba wanjye uregutse urahagarara, imiba yanyu irawukikiza, irawunamira.» Bene se bati «Mbese urashaka kuzatubera umwami cyangwa umutware ngo udutegeke?» Barushaho kumwanga, bamuhora inzozi ze n’amagambo ye. Yozefu arongera ararota, arotorera bene se, ati «Dore nongeye kurota, ndota izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe zinyunamira.» Ibyo abirotorera se na bene se. Se aramutonganya, ati «Izo nzozi warose, ni nzozi ki? Ubwo se ni ukuvuga ko jye na nyoko na bene so, tuzakunamira?» Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima. Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu. Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Yozefu ati «Ndaje.» Yakobo ati «Genda rero, urebe uko abo muva inda imwe bamerewe, urebe uko amatungo ameze, maze uzaze umbwire amakuru yabo.» Amwohereza aho bari mu kibaya cya Heburoni. Nuko Yozefu aragenda, agera i Sikemu. Umugabo aza kumubona abungera mu gasozi; uwo mugabo aramubaza, ati «Urashaka iki?» Yozefu ati «Ndashaka bene data. Ndakwinginze, ndangira aho baragiye.» Wa mugabo ati «Aha bahavuye, kuko numvise bavuga bati ’Tujye i Dotani.’» Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani. Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice. Baravugana bati «Dore wa murosi araje! Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!» Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.» Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se. Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare, bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi. Baricara bararya. Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri. Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki? Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima. Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri. Rubeni agarutse ku iriba, asanga Yozefu atakirimo. Ashishimura imyambaro ye. Agaruka asanga bene se, ati «Umwana ntagihari! Ndakwirwa he?» Benda ya kanzu ya Yozefu, babaga isekurume y’ihene, binika ya kanzu mu maraso yayo. Hanyuma ikanzu bayoherereza se bamubwira bati «Dore ibintu twatoraguye, reba niba yaba ikanzu y’umuhungu wawe, cyangwa se niba atari yo.» Yakobo arayimenya, ariyamirira ati «Ni ikanzu y’umwana wanjye! Inyamaswa y’inkazi yaramuriye, Yozefu yaratanyaguwe!» Nuko Yakobo ashishimura imyambaro ye, yambara igunira, yiraburira umwana we igihe kirekire. Abahungu be n’abakobwa be baza kumuhoza, yanga guhozwa, avuga ati «Nziraburira umwana wanjye kugeza ko tuzahurira ikuzimu.» Nuko aramuririra. Abamadiyani bageze mu Misiri, Yozefu bamugurura na Potifari, umukone wa Farawo, akaba n’umutegeka w’abarinzi be. Muri icyo gihe, Yuda amanuka ava aho bene se bari batuye, ajya kwa Hira, umugabo wari utuye i Adulamu. Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanahani, aramurongora barabana. Asama inda, abyara umwana w’umuhungu, bamwita Eri. Arongera asama indi nda, abyara umuhungu, bamwita Onani. Yongeye kubyara umwana w’umuhungu, bamwita Shela. Yamubyaye bari i Kizibu. Yuda ashakira umugore Eri, umuhungu we w’imfura, amushakira uwitwa Tamara. Eri, imfura ya Yuda, aza kubera Uhoraho umuntu mubi, Uhoraho aramwica. Yuda ni ko kubwira Onani, ati «Sanga umugore wa mwene nyoko, urangize umurimo wa mukuru wawe, umubyarire.» Onani yari azi ariko ko uwo mwana atazaba uwe, ni cyo cyatumaga asohorera hasi iyo yegeraga umugore wa mwene nyina, kugira ngo atazamubyarira. Ibyo yakoraga, Uhoraho arabigaya, aramwica na we. Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se. Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna. Babibwira Tamara, bati «Sobukwe azamutse agana i Timuna, agiye kogosha intama ze.» Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira. Yuda amubonye amwitiranya n’umugore w’ihabara, kuko yari yitwikiriye no mu maso. Aramusanga, aramubwira ati «Nyemerera turyamane.» Nta bwo yari yamenye ko ari umukazana we. Undi ati «Urampa iki ngo ungereho?» Yuda ati «Nzakoherereza umwana w’ihene nkuye mu matungo yanjye.» Umugore ati «Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate, kugeza igihe uzoherereza iyo hene.» Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama. Hanyuma arahaguruka aragenda, yiyambura cya gitambaro, asubira kwambara ya myenda ye y’ubupfakazi. Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore. Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.» Agaruka kwa Yuda aramubwira ati «Nta we nabonye, ndetse n’abantu b’aho bambwiye ko nta habara yigeze ihaba!» Yuda ati «Nagumane byose! Tutazavaho twisuzuguza. Ibyo ari byo byose, namwoherereje umwana w’ihene, ariko wowe ntiwamubonye!» Hashize amezi atatu, baza kubwira Yuda, bati «Tamara umukazana wawe yabaye ihabara, dore ndetse n’ubu aratwite!» Yuda aravuga ati «Nibamusohore, maze bamutwike!» Abonye bamujyanye, Tamara atuma kuri sebukwe, ati «Inda ni iya nyir’ibi bintu.» Ati «Ibuka nyir’iyi kashe, n’uyu mukufi n’iyi nkoni!» Yuda arabimenya, ati «Yandushije ubutungane, kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.» Kuva ubwo ntiyongeye kumwegera ukundi. Tamara ari hafi kubyara, asanga atwite babiri. Mu gihe cyo kubyara, umwana wa mbere abanza ikiganza; umugore ubyaza aragisingira, agishyiraho akadodo gatukura, ati «Uyu ni we wa mbere.» Ariko uwo mwana asubizayo ikiganza; habanza kuvuka indi mpanga. Umugore ati «Uciye he?» Nuko bamwita Pereshi (bisobanura ngo ’Icyuho’.) Nyuma wa wundi wari ufite akadodo gatukura ku kiganza, na we aravuka. Bamwita Zera. Yozefu bamujyana mu Misiri. Potifari, Umunyamisiri, umukone wa Farawo watwaraga abarinzi be, amugura n’Abayismaheli bari bamujyanyeyo. Uhoraho yari kumwe na Yozefu; agira ukuboko kwiza, aba umunyanzu wa shebuja, uwo Munyamisiri. Shebuja abona ko Uhoraho yari kumwe na Yozefu, kuko ibyo yakoraga byose byamuhiraga. Yozefu aratona cyane. Potifari amugira umugaragu we, ndetse amuha ubutware mu by’urugo, amushinga ibyo yari atunze byose. Amaze kumugira umutware w’iby’urugo, no kumushinga ibyo yari atunze byose, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri, agirira Yozefu; umugisha w’Uhoraho ukwira ibye byose, urugo n’imirima. Ashinga Yozefu ibyo atunze byose, ntiyagira icyo yongera kugenzura, uretse kwita ku byo yaryaga! Yozefu yari mwiza wese, akagira mu maso heza. Bukeye umugore wa shebuja areba Yozefu, aramubenguka; aramubwira ati «Turyamane.» We aranga, ahubwo abwira nyirabuja, ati «Dore databuja nta cyo akingenzuraho, ndetse yanshinze n’ibyo atunze byose. Uru rugo ntarundutamo, nta cyo ajya anyima, uretse wowe, kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora ishyano nk’iryo, ngacumura ku Mana?» N’ubwo nyirabuja yabimubwiraga buri munsi ngo baryamane basambane, Yozefu yanga kumwumva. Umunsi umwe Yozefu yinjira mu nzu gukora imirimo ye, nta n’umwe mu bantu bo mu rugo wari aho. Uwo mugore amufata umwenda, aramubwira ati «Turyamane!» Yozefu amurekera umwenda, ahunga asohoka. Umugore abonye amusigiye umwenda mu ntoki agahunga asohoka, ahamagara abantu bo mu rugo, arababwira ati «Nimurore! Batuzanyemo Umuhebureyi, umugabo w’inkubaganyi! Yanyegereye ngo turyamane, ntera hejuru, mvuza induru. Yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» Nuko umwenda wa Yozefu awurambika iruhande rwe, kugeza igihe umugabo we atahiye. Aje amubwira kwa kundi, ati «Wa mugaragu w’Umuhebureyi watuzaniye, yanteye ngo ankinishe. Ariko yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati «Ngibyo iby’umugaragu wawe yangiriye», uburakari bwe buragurumana. Shebuja wa Yozefu aramufata, amuta mu buroko, ahafungirwaga imbohe z’umwami. Nuko Yozefu aguma mu buroko. Ariko Uhoraho aba kumwe na Yozefu, impuhwe ze zimwururukiraho, amuhesha ubutoni mu maso y’umutware w’uburoko. Uwo mutware aha Yozefu gutegeka abanyururu bose bari mu buroko. Ibyo bahakoreraga byose, ni we wabikoreshaga. Umutware w’uburoko ntiyagira ikindi yongera kugenzura mu byo yari yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu. Uhoraho agahora amuha kugira ukuboko kwiza, mu byo yakoraga byose. Nyuma y’ibyo, umunyanzoga wa Misiri, n’umutetsi w’imigati bacumura kuri shebuja, umwami wa Misiri. Farawo arakarira cyane ibyo byegera bye, umutetsi mukuru w’imigati n’umunyanzoga mukuru, uko ari babiri. Abafungira mu nzu y’umutware w’abarinda umwami, mu buroko nyirizina aho Yozefu yari afungiye. Umutware w’abarinda umwami abashinga Yozefu, ngo abakorere. Umunyanzoga n’umutetsi w’imigati b’umwami wa Misiri bamara igihe bafungiye muri ubwo buroko. Bombi baza kurota inzozi, umwe ku buryo bwe undi ku bwe, ariko mu ijoro rimwe, kandi izo nzozi zari zifite ibisobanuro binyuranye. Bukeye mu gitondo, Yozefu abasanga aho bari, abona bashavuye. Ni ko kubaza ibyegera bya Farawo byari bifunganywe na we mu nzu kwa shebuja, ati «Ni kuki uyu munsi noneho mwijimye?» Nuko baramusubiza bati «Twarose, tubura uwadusobanurira inzozi.» Yozefu arababwira ati «Imana se si yo yonyine ishobora gusobanura inzozi? Ngaho nimuntekerereze uko mwarose.» Umunyanzoga mukuru arotorera Yozefu inzozi ze, ati «Narose umuzabibu ushinze imbere yanjye. Kuri uwo muzabibu hari amashami atatu. Mbona urapfunditse urarabya, imbuto zirera. Igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda imbuto z’imizabibu nzikamuriramo, mpereza Farawo.» Yozefu aramubwira ati «Dore uko zisobanurwa. Amashami atatu ni iminsi itatu. Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura, weguke agusubize ubutware bwawe, wongere ujye guhereza Farawo igikombe cya divayi nk’uko wahoze ubigira. Numara kugira amahirwe, uzibuke ko twabanye: uzangirire ubuntu maze umpakirwe kuri Farawo, ankure muri iyi nzu ndimo. Kuko bankuye mu gihugu cy’Abahebureyi. N’aha ndi, nta cyaha nakoze kugira ngo bamfungire mu buroko.» Umutetsi mukuru w’imigati abonye ko Yozefu yasobanuriye undi inzozi ze neza, na we aramubwira ati «Jyeweho narose nikoreye inkangara eshatu z’imigati y’ifu yera. Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y’utugati Farawo akunda kurya. Ariko inyoni zikaza, zikaturira mu nkangara nari nikoreye.» Yozefu aramubwira ati «Dore igisobanuro: Inkangara eshatu ni iminsi itatu. Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura; ariko azunamura umutwe wawe, akumanike ku giti, maze inyoni zikurye!» Nuko hashize iminsi itatu, ku munsi bibukagaho ivuka rye, Farawo agirira abagaragu be bose ibirori n’isangira. Ubwo yibuka umunyanzoga mukuru n’umutetsi mukuru w’imigati, yunamura umutwe wabo. Umunyanzoga mukuru, Farawo amusubiza ku murimo we, yongera kujya ahereza Farawo igikombe cye; naho umutetsi mukuru w’imigati, aramumanika. Biba nk’uko Yozefu yari yasobanuye inzozi zabo. Ariko wa munyanzoga mukuru ntiyibuka Yozefu, ahubwo aramwibagirwa. Imyaka ibiri ihise, Farawo na we aza kurota. Arota ahagaze ku ruzi rwa Nili; abona inka ndwi nziza zibyibushye zitumburuka ziva muri Nili, zitangira kurishiriza mu rufunzo. Hanyuma haza izindi ndwi zizikurikiye na zo ziva muri Nili: zo zari umwaku, zinanutse. Zihagarara iruhande rw’izindi ku nkombe y’Uruzi. Nuko za nka ndwi zinanutse zadukira za zindi ndwi nziza zibyibushye, ziraziyongobeza. Farawo aribambura. Arongera aribikira, arota ubwa kabiri, ngo amahundo arindwi yera ku giti kimwe, ahunze neza, aryoheye ijisho. Maze andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, akurikiraho, arakura. Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze neza, atsitse uko ari arindwi. Farawo aribambura amenya ko zari inzozi. Mu gitondo Farawo yari yakutse umutima, ahamagaza abapfumu n’abacurabwenge bose bo mu Misiri. Farawo abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira. Ubwo umunyanzoga mukuru abwira Farawo, ati «Uyu munsi ngiye kwirega icyaha cyanjye. Farawo yari yarakariye abagaragu be, maze amfungira mu nzu y’umutware w’abamurinda, jyewe n’umutetsi mukuru w’imigati. Tuza kurota mu ijoro rimwe, we nanjye turota inzozi zifite ibisobanuro binyuranye. Twari kumwe n’umusore w’Umuhebureyi, akaba umugaragu w’umutware w’abarinzi. Tumutekerereza inzozi zacu, arazisobanura; agenda asobanurira buri muntu inzozi ze. Biza kutugendekera nk’uko yari yabidusobanuriye: jye banshubije ku murimo wanjye w’ubuhereza, we baramumanika.» Farawo aherako atumiza Yozefu. Bihutira kumukura mu buroko. Baramwogosha, ahindura imyambaro, yitaba Farawo. Farawo abwira Yozefu, ati «Narose, maze mbura uwansobanurira inzozi. Nyamara ariko numvise ko ngo inzozi bajya bakurotorera, ushobora kuzisobanura!» Yozefu abwira Farawo, ati «Si jye, ni Imana iri busubize Farawo ijambo ry’amahoro.» Farawo abwira Yozefu, ati «Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili. Ngiye kubona, mbona muri Nili hatumburutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zirishiriza mu rufunzo. Nyuma zikurikirwa n’izindi ndwi mbi, zinanutse, zazonzwe. Sinigeze mbona inka mbi nk’izo, mu gihugu cyose cya Misiri. Izo nka mbi kandi zinanutse zimiragura za zindi ndwi za mbere nziza zibyibushye. Zinjira mu nda zazo; nyamara ntawari kumenya ko zinjiye mu gifu cyazo, kuko zakomeje kuba mbi nka mbere. Ubwo ndibambura. Ndongera mbona nanone mu nzozi amahundo arindwi yera ku giti kimwe, ahunze neza, aryoheye ijisho. Ngiye kubona, mbona andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, na yo akurikiraho arakura. Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze neza uko ari arindwi! Nabirotoreye abapfumu bose, ariko nta muntu n’umwe washoboye kubinsobanurira.» Yozefu abwira Farawo, ati «Inzozi za Farawo ni zimwe. Ibyo Imana igiye kugirira Farawo, yabimuhishuriye. Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo meza arindwi, ni imyaka irindwi: ntaho bitaniye. Na za nka mbi ndwi zinanutse zazikurikiye, ni imyaka irindwi, kimwe na ya mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga w’iburasirazuba: izaba imyaka irindwi y’inzara. Ubwo ni bwo butumwa nagombaga kubwira Farawo, kandi icyo Imana igiye gukora, yakigaragarije Farawo. Dore mu gihugu cyose cya Misiri hagiye kuza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi. Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Misiri, inzara iyogoze igihugu. Uburumbuke bwoye kwibukwa kubera inzara izaza ibukurikiye, kuko izaba ari icyorezo. Kuba izo nzozi zabonekeye Farawo kabiri, ni ikimenyetso cy’uko Imana yabitegetse kandi yiyemeje kubigira vuba. None rero, Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge witonda, amugire umutware w’intebe mu gihugu cya Misiri. Farawo ashyireho abagenzuzi, bahunikishe igice cya gatanu cy’umusaruro w’igihugu cya Misiri, muri iyo myaka y’uburumbuke uko ari irindwi! Bateranye ibihunikwa by’iyo myaka y’uburumbuke igiye gutaha, bahunike ingano mu migi, maze Farawo azirindishe. Ibyo bihunitse, bazabizigamire imyaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Misiri, bityo abaturage boye kuzarimburwa n’inzara.» Iyo nama inyura Farawo n’abagaragu be bose. Farawo ni ko kubaza abagaragu be, ati «Umuntu nk’uyu wifitemo umwuka w’Imana azaboneka he?» Farawo abwira Yozefu, ati «Ubwo Imana yakweretse ibyo byose, nta muntu w’umunyabwenge witonda kukurusha. Ni wowe mpaye ubutware bw’urugo rwanjye, kandi imbaga yanjye yose izumvira itegeko ryawe. Icyo nzakurusha gusa ni intebe ya cyami.» Farawo abwira Yozefu, ati «Kuva ubu nkugize umutware w’igihugu cya Misiri cyose.» Ni ko gukuramo impeta ye yari yambaye ku rutoki, ayambika Yozefu. Amwambika n’imyambaro myiza ya hariri, n’urunigi rwa zahabu mu ijosi. Amushyira ku igari rikururwa n’ifarasi, amugira umwungirije mu butegetsi. Nuko bamurangaza imbere, bakagenda bavuga bati «Nimutange inzira!» Farawo amuha rero ubutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri. Nuko abwira Yozefu, ati «Jyewe ndi Farawo! Ariko nta muntu n’umwe uzarevura mu gihugu cyose cya Misiri, utabimuhereye uruhusa.» Farawo yita Yozefu irindi zina, amwita Safunati‐Paneya, anamushyingira Asinata, umukobwa wa Poti‐Fera, akaba umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni. Nuko Yozefu atambagira igihugu cyose cya Misiri. Yozefu, ubwo ahawe ubutware na Farawo, umwami wa Misiri, yari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu. Yozefu asezera kuri Farawo, ngo atambagire igihugu cyose cya Misiri. Muri iyo myaka irindwi y’ubukungu, imirima irera cyane. Yozefu ahunikisha ibiribwa byose by’iyo myaka irindwi y’uburumbuke bwa Misiri. Abihunika mu migi. Buri mugi akawuhunikamo imyaka y’imirima iwukikije. Yozefu ahunika ingano nyinshi, nyinshi cyane nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, ku buryo atongeye kwirushya abara, kuko nta washoboraga kubipima. Mbere y’uko inzara itera, Yozefu abyara abahungu babiri kuri Asinata umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni. Uw’imfura Yozefu amwita Manase (bisobanura ngo ’Yanyibagije’), agira ati «mbitewe n’uko Imana yanyibagije umuruho wanjye n’inzu ya data.» Uwa kabiri amwita Efurayimu (bisobanura ngo ’Yampaye kororoka’), avuga ati «mbitewe n’uko Imana yampaye kororokera mu gihugu naboneyemo akababaro.» Ya myaka irindwi y’uburumbuke mu gihugu cyose cya Misiri irashira. Hatangira kuza ya yindi irindwi y’inzara, nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bindi bihugu byose, ariko mu Misiri hose hari ibyo kurya. Misiri yose imaze kuyogozwa n’inzara, abantu batakira Farawo, bamwaka ibyo kurya. Farawo abwira Abanyamisiri bose, ati «Nimusange Yozefu, mukore icyo abategetse.» Inzara ikwira igihugu cyose. Yozefu ni ko gukingura ibigega byose yahunitse mu migi, agurisha Abanyamisiri ingano. Inzara iranga irakomera cyane mu gihugu cya Misiri. Ariko ibindi bihugu biza bigana Misiri ngo bagure na Yozefu ingano. Koko rero, inzara yari yabaye icyago ku isi hose. Yakobo amenye ko mu Misiri hari amahaho koko, abwira abahungu be, ati «Ni kuki murebana gusa?» Ati «Numvise ko mu Misiri hari amahaho. Cyo nimumanuke mujyeyo kuduhahira, tubeho, tutazashira.» Bene Yakobo bamanuka ari icumi, bajya guhaha ingano mu Misiri. Yakobo ariko ntiyohereza Benyamini, murumuna wa Yozefu, ngo ajyane na bakuru be; kuko yibwiraga ati «Hatazagira icyago kimubaho.» Bene Israheli bagera rero mu Misiri baje kugura ingano, nk’abandi bahashyi, kuko inzara yari ikaze mu gihugu cya Kanahani. Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka. Yozefu abonye bene se, arabamenya, ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika, ati «Mbe murava he?» Bati «Tuvuye mu gihugu cya Kanahani, tuje guhaha ingano.» Yozefu yari yamenye abavandimwe be, ariko bo ntibamumenya. Ubwo Yozefu yibuka za nzozi yari yararose ziberekeyeho. Arababwira ati «Muri abatasi! Mwazanywe no kugenzura ahatarinzwe neza mu gihugu!» Baramusubiza bati «Oya, shobuja! Abagaragu bawe tuje guhaha. Twese uko utureba turi abana b’umugabo umwe. Turavuga ukuri kuzira ikinyoma. Abagaragu bawe nta bwo turi abatasi.» Yozefu ati «Oya ye! Mwaje gutata ahatarinzwe neza mu gihugu.» Bati «Abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, turi abana b’umugabo umwe wo mu gihugu cya Kanahani. Umuto yasigaranye na se, undi ntakiriho.» Yozefu ati «Sinababwiye ko muri abatasi? Dore uko mugiye kugeragezwa; ndahiye Farawo, nta bwo muzava ino murumuna wanyu uwo ataje. Nimwohereze umwe muri mwe ajye gushaka murumuna wanyu. Mwe muzasigara mufunze, kugira ngo tubanze tugenzure ukuri kw’imvugo yanyu, tumenye niba muri mu kuri. Bitabaye ibyo, ndahiye Farawo, muzaba muri abatasi koko!» Nuko abafunga iminsi itatu. Ku munsi wa gatatu, Yozefu arababwira ati «Nimukore uko ngiye kubabwira, mukunde mubeho. Ntinya Imana. Niba muvugisha ukuri, umwe muri mwe agume ino ari imbohe mu nzu mufungiyemo. Abandi mugende mujyane ingano zo kurengera imiryango yanyu ishonje. Hanyuma muzagarukane murumuna wanyu w’umuhererezi, kugira ngo tuzagenzure ukuri kw’imvugo yanyu, mutazapfa mugashira.» Babigenza batyo. Barabwirana, bati «Ni ishyano! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve, kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga.» Rubeni ni ko kubasubiza, ati «Sinababwiye ngo ’Mwoye guhemukira uwo mwana!’ Ariko mwanze kunyumva, none dore amaraso ye arahowe.» Ntibamenya yuko Yozefu ahita yumva ibyo bavugaga, kuko yari yazanye umusemuzi. Yozefu abasiga aho, ajya ahiherereye ararira. Hanyuma arahindukira, avugana na bo; afata Simewoni, bamuboha bene se bareba. Hanyuma Yozefu ategeka ko buzuza ingano mu mifuka yabo, na feza bari batanzeho ikiguzi bakazisubiza mu mufuka wa buri muntu, nyuma bakabaha impamba y’urugendo. Ni uko yabagenjereje. Nuko bajyana ingano zitwawe n’indogobe zabo, baragenda. Bageze ku icumbi, umwe muri bo aza guhambura umufuka we ngo ahe indogobe ye icyo kurya; nuko abona feza ze ziri hejuru y’ingano! Abwira bene se, ati «Banshubije feza zanjye, dore ziracyari mu mufuka wanjye!» Bakuka umutima, bahinda umushyitsi, baravugana bati «Imana yatugize ite?» Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanahani, bamutekerereza ibyababayeho byose, bati «Umugabo utegeka icyo gihugu yatubwiye adukanika, adufata nk’abantu baje gutata igihugu. Twamubwiye ko turi abantu bavugisha ukuri, tuti ’Nta bwo turi abatasi. Turi abavandimwe, twabyawe n’umubyeyi umwe; twari cumi na babiri, umwe ntakiriho, umuto yasigaranye na data mu gihugu cya Kanahani.’ Nuko uwo mugabo utegeka igihugu aratubwira ati ’Dore ikizamenyesha ko muvugisha ukuri: Nimunsigire umwe muri mwe, mwende ibyo mushyira imiryango yanyu ishonje, maze mugende. Muzanzanire umuhererezi wanyu: ni ho nzamenya ko mutari abatasi, ahubwo ko muvugisha ukuri. Nanjye nzabasubiza mwene so, kandi muzabona uburenganzira bwo guhaha hose.’» Mu gihe cyo guhambura imifuka yabo, buri muntu akajya asanga feza ze mu isaho ye. Barabibona, na se arabibona, bashya ubwoba. Se Yakobo arababwira, ati «Erega mumazeho abana! Yozefu ntakiriho, Simewoni ntakiriho, none ngo mwantwara na Benyamini? Ibyo byose ni jye bigwiririye.» Nuko Rubeni abwira se, ati «Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi. Umunshinge nzamukugarurira.» Yakobo ati «Umwana wanjye nta bwo azamanukana namwe. Mukuru we yarapfuye, asigara wenyine. Aramutse agiriye ibyago mu nzira muzacamo, mwatuma njyana imvi n’agahinda ikuzimu.» Inzara mu gihugu irabiyogoza. Bamaze ingano bari bavanye mu Misiri, se arababwira, ati «Nimusubireyo, muduhahire icyadutunga.» Yuda aramusubiza, ati «Wa mugabo yaratwihanangirije, ngo ’Ntimuzanca iryera, nimutazana murumuna wanyu.’ Nutwohereza turi kumwe n’umuhererezi wacu, tuzajyayo guhaha; ariko nutamwohereza ntituzajyayo, kuko uwo mugabo yatubwiye ati ’Ntimuzanca iryera, nimutazana na murumuna wanyu.’» Israheli arababaza, ati «Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mujya kumenyesha uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?» Baramusubiza, bati «Uwo mugabo yaduhase ibibazo byinshi bitwerekeyeho, byerekeye n’umuryango wacu, avuga ati ’So aracyariho? Ese hari umuvandimwe wundi mugira?’ Natwe twagombye kumusubiza uko atubajije. Twashoboraga kumenya dute ko aza kutubwira, ati ’Muzamanukane murumuna wanyu’? Yuda abwira se, Israheli, ati «Reka umwana mujyane. Duhaguruke tugende, tubeho tutazicwa n’inzara, nawe n’utwana twacu. Jyewe ndamwishingiye, uzamumbaze. Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho bitazamvaho. Iyo tudatindiganya dutya, ubu tuba tuvuyeyo kabiri. Se Israheli ariyamirira, ati «Ubwo ari uko bimeze, nimugenze mutya: nimujyane mu mifuka yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza, muzishyire uwo mugabo, muzimuture. Mujyane utubavu, ubuki, amakakama yosa, ishangi, n’ubunyobwa n’ibindi nk’ibyo. Kandi mujyane na feza z’ingereka, hamwe na feza zagarutse mu mifuka yanyu; ahari ni amazinda yatumye zigaruka. Mujyane na murumuna wanyu, muhaguruke musubire kuri uwo mugabo. Imana Nyir’ububasha izabahe kubabarirwa n’uwo mugabo, azabareke mutahane na mwene so wundi, na Benyamini! Jyeweho ngiye gusigara nta mwana, nk’aho nta bo nigeze.» Abo bagabo benda ayo maturo bajyana feza z’ingereka, bajyana na Benyamini. Nuko barahaguruka, bamanuka basubiza iya Misiri. Bahinguka imbere ya Yozefu. Yozefu ngo abone Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye, ati «Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage, utegure ibyo kurya, kuko nza gusangira na bo.» Uwo mugabo akora ibyo Yozefu yamutegetse. Yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yozefu. Ubwoba burabataha, babonye ko babinjije mu nzu ya Yozefu. Baribwira bati «Turazira feza bashyize mu mifuka yacu igihe duheruka ino. Baratujyanye hamwe n’indogobe zacu ngo batwiroheho, batugirire nabi, tubabere abacakara.» Nuko begera cya gisonga cya Yozefu, bageze ku muryango iwe baravuga bati «Shobuja, mbere twaramanutse tuje guhaha; tugeze ku icumbi, duhambura imifuka yacu, umuntu wese asanga feza ze ziri hejuru y’ingano. Izo feza zacu dusanga zingana uko zanganaga, none turazigaruye, kandi tuzanye izindi feza zo guhaha. Nta bwo tuzi uwashubije feza za mbere mu mifuka yacu.» Arabasubiza ati «Mushyitse umutima mu nda, ntimugire ubwoba. Imana yanyu, Imana ya so yashyize ubukungu mu mifuka yanyu. Feza zanyu nari nazibonye.» Nuko asohora Simewoni, aramubazanira. Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu, abahereza amazi, boga ibirenge, aha ubwatsi indogobe zabo. Begeranya amaturo kugira ngo Yozefu naza ku manywa bayamuture, kuko bari bumvise ko bari buze kuhasangirira. Yozefu yinjira mu nzu, bamutura amaturo bari bafite. Hanyuma bamuramutsa bubitse umutwe ku butaka. Yozefu ababaza uko bameze. Arongera ati «So, wa musaza mwavugaga, aracyariho? Ni muzima?» Baramusubiza bati «Data, umugaragu wawe, aracyariho; ni muzima.» Hanyuma barapfukama baramwunamira. Yozefu yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina. Arababaza ati «Uyu ni we murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiye?» Hanyuma ati «Imana ikugirire ubuntu, mwana wanjye.» Nuko Yozefu amaze kubona murumuna we, agira ikiniga, asohoka vuba vuba, yinjira mu cyumba cye, araturika ararira. Amaze kwiyuha amarira, aragaruka, arikomeza, maze aravuga ati «Nimuhereze ibyo gufungura.» Bamuhereza ukwe, babahereza ukwabo. Abanyamisiri basangiraga na Yozefu babahereza ukwabo; ntibashoboraga gusangira n’Abahebureyi: kuri bo ryaba ari ishyano mu Misiri. Babicaza imbere ye, umukuru mu mwanya w’ubukuru bwe, umuhererezi mu mwanya w’ubuhererezi: bararebana baratangara. Yozefu ategeka ko babaha ku biryo byari imbere ye. Igaburo rya Benyamini barikuba incuro eshanu. Baranywa baranezerwa, hamwe na we. Hanyuma Yozefu ategeka igisonga cye, ati «Uzuza ingano mu mifuka ya bariya bantu, uko bashobora kuyikorera; hanyuma hejuru mu mufuka wa buri wese ushyiremo feza ze. Byongeye, hejuru mu mufuka w’umuhererezi ushyiremo inkongoro yanjye ya feza, uyishyiranemo n’ikiguzi cy’ingano ze.» Nuko abigenza uko Yozefu yari yabivuze. Igitondo gitangaje, bohereza abo bantu n’indogobe zabo. Bakiva mu mugi kandi bataragera kure, Yozefu abwira igisonga cye, ati «Haguruka, wiruke ukurikire bariya bantu, ubafate, maze ubabwire uti ’Kuki mwitura inabi ineza? Mbese icyo mwibye si inkongoro databuja anywesha, kandi akayikoresha aragura. Mwagize nabi rwose.’» Nuko uwo mugabo amaze kubafata, ababwira ayo magambo. Baramusubiza bati «Kuki databuja yavuga atyo? Ntibikabe yuko abagaragu bawe bakora ikintu kimeze gityo! Twakugaruriye feza twasanze mu mifuka yacu y’ingano, tuzikugarurira tuzikuye mu gihugu cya Kanahani; bishoboka bite ko twakwiba mu nzu ya shobuja feza cyangwa zahabu? Uwo mu bagaragu bawe basangana icyo kintu bamwice! Natwe ubwacu duhinduke abacakara ba databuja!» Arabasubiza ati «Ngaho rero, nibibe uko mwabivuze. Uwo dusangana icyo kintu araba umucakara wanjye, naho mwebwe mube abere.» Ako kanya buri muntu ashyira hasi umufuka we w’ingano arawufungura. Uwo Munyamisiri atangira gusaka ahereye ku uw’imfura, aherukira ku muhererezi; basanga inkongoro mu mufuka wa Benyamini. Nuko bashishimura imyambaro yabo; bongera guhekesha imitwaro indogobe zabo, buri muntu yongera gukorera indogobe ye, bagaruka mu mugi. Yuda na bene se bageze kwa Yozefu, na we yari agihari, bikubita hasi imbere ye. Yozefu arabatonganya, ati «Mwakoze ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura?» Nuko Yuda aramusubiza ati «Twabwira iki se databuja? Twavuga iki? Twiregure dute? Ni Imana yagaragaje icyaha cy’abagaragu bawe. Dore turi abacakara ba databuja, twese n’uwo basanganye inkongoro.» Maze ariko Yozefu arabasubiza ati «Gukora ntyo ntibikambeho; umuntu bafatanye inkongoro yanjye ni we uzambera umucakara, naho mwe nimutahe kwa so amahoro.» Nuko Yuda aramwegera, maze aravuga ati «Nyamuneka, shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe, n’ubwo uri nka Farawo ubwe. Databuja ubwe yari yabajije abagaragu be, ati ’Mbese muracyafite so n’umuvandimwe wundi?’ Nuko dusubiza databuja, tuti ’Dufite umukambwe n’agahererezi yabyaye mu busaza bwe; uwo bava inda imwe we yarapfuye. Nta mwene nyina wundi asigaranye kandi data aramukunda.’ Hanyuma wabwiye abagaragu bawe, uti ’Muzamunzanire murebe’. Dusubiza databuja, tuti ’Uwo mwana ntashobora kuva iruhande rwa se; aramutse ahavuye, se yapfa.’ Nawe urakomeza ubwira abagaragu bawe, uti ’Umuhererezi wanyu natamanukana namwe, ntimuzongera kumbona.’ Igihe rero dusubiye kwa data, umugaragu wawe, twamushyikirije ubutumwa bwa databuja. Hanyuma data atubwiye ati ’Nimusubireyo, mujye kuduhahira’, turamusubiza tuti ’Nta bwo dushobora kumanuka. Icyakora turi kumwe n’umuhererezi wacu, twakwemera tukagenda, naho ubundi ntitwabonana n’uwo muntu, tutari kumwe n’umuhererezi wacu.’ Nuko umugaragu wawe, data, aratubwira ati ’Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa. Umwe naramubuze, hanyuma ndavuga nti: nta kabuza yatanyagujwe n’inyamaswa! Kandi kugeza ubu sindongera kumubona. None mwongeye kuntwara n’uyu nguyu! Naramuka agize ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu ikuzimu.’ None ubu ningera imbere y’umugaragu wawe, ari we data, ntari kumwe n’umwana, akabona ntagarukanye umwana umutima we wiziritseho, arahita apfa! Ubwo rero, abagaragu bawe bazaba bamanuranye ishavu imvi z’umugaragu wawe, data, ikuzimu. Menya ko jyewe, umugaragu wawe, nishingiye uyu mwana imbere ya se, ngira nti ’Niba ntamukugaruriye nzaba ngukoreye icyaha nzagumana iteka’. Noneho emera ko jyewe, umugaragu wawe, nsigara aha, mbe umucakara wa databuja, mu cyimbo cy’umwana, naho we ajyane na bene se! Rwose nshobora nte gutunguka imbere ya data ntari hamwe n’umwana? Sinkabone ibyago bizagwira data!» Nuko Yozefu ananirwa kwitsinda imbere y’abo bari kumwe bose, arangurura ijwi, ati «Nimusohore abantu bose bambise.» Nuko ntihagira usigara iruhande rwe, igihe Yozefu yibwiraga bene se. Maze araboroga arira, nuko Abanyamisiri baramwumva, ndetse n’abo mu ngoro ya Farawo. Yozefu abwira bene se, ati «Ndi Yozefu! Data aracyariho?» Nuko bene se ntibashobora kumusubiza, kuko badagadwaga imbere ye. Maze Yozefu abwira bene se ati «Nimwigire hino.» Nuko baramwegera. Aravuga ati «Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu mwaguze mu Misiri. Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu. Koko kandi dore inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, kandi hasigaye imyaka itanu batazahinga, ntibasarure. Imana yanyohereje imbere yanyu, kugira ngo mbahunikire ibiryo mu gihugu, mushobore kubaho, irokore ityo benshi muri mwe. Maze rero nta bwo ari mwe mwanyohereje hano, ni Imana kandi yangize nka se wa Farawo, ingira umuyobozi w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cyose cya Misiri. Ngaho nimwihute muzamuke, musange data, maze mumubwire muti ’Dore uko umwana wawe Yozefu avuze: Imana yangize umutware wa Misiri yose, manuka unsange udatinze. Uzatura mu gihugu cya Gosheni kandi uzaba hafi yanjye, wowe ubwawe, abana bawe, abuzukuru bawe, umukumbi n’amashyo yawe, n’ibyo utunze byose. Ni ho nzaguteganyiriza ibizagutunga, byatuma udakena, wowe n’urugo rwawe, n’abawe bose, kuko inzara ishigaje imyaka itanu.’ Namwe murareba, kandi na mwene mama Benyamini arirebera ko ari jyewe ubwanjye ubibwirira. Muzabwire data ikuzo ryose mfite mu Misiri, n’ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumanukana data hano.» Maze Yozefu agwa mu nda ya mwene nyina Benyamini, asuka amarira. Benyamini na we ararira bahoberana. Ahobera na bene se arira, hanyuma bene se baganira na we. Inkuru igera mu ngoro ya Farawo ngo: Bene se wa Yozefu baje. Nuko Farawo n’abagaba be babyakira neza. Farawo abwira Yozefu, ati «Bwira abo muva inda imwe, uti ’Nimugenze mutya: nimwihutishe indogobe zanyu, musubire mu gihugu cya Kanahani; muzagarukane na so n’umuryango wanyu maze munsange. Nzabaha ameza mu masambu yo mu Misiri, maze muzatungwe n’ibyiza by’igihugu.’ Naho wowe, ubategeke uti ’Dore uko muzabigenza: Muzajyane amagare yo mu Misiri kugira ngo abahekere abana n’abagore, na so, hanyuma muze. Ntimuzicuze ibyo muzasiga, kuko ibyiza byose byo mu Misiri bizaba ari ibyanyu.’» Bene Israheli babigenza batyo. Yozefu abaha amagare, abahambirira n’impamba, uko Farawo yabitegetse. Aha buri muntu muri bo, umwenda w’umurimbo, naho Benyamini amuha amasikeli ya feza magana atatu, n’imyenda itanu y’umurimbo. Na se amwoherereza indogobe cumi zikoreye ibyiza byo mu Misiri, hamwe n’indogobe cumi z’ingore bari bakoreye ingano, n’imigati n’impamba yari yageneye se. Nuko asezera kuri bene se, ariko abanje kubihanangiriza, ati «Muramenye ntimutonganire mu nzira.» Nuko bava mu Misiri, bagera mu gihugu cya Kanahani, kwa se Yakobo. Baramubwira bati «Yozefu aracyariho, ndetse ni na we mutware wa Misiri yose!» Maze ariko umutima wa Yakobo urakakara, ntiyabemera. Nyamara bamaze gusubira mu magambo yose Yozefu yari yababwiye, amaze no kubona amagare Yozefu yari yamwoherereje kugira ngo amuzane, Yakobo arahembuka. Nuko Israheli aravuga ati «Nimurekere aho! Noneho nemeye ko Yozefu umwana wanjye akiriho! Reka njye kumureba, ntarapfa.» Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki. Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi, iti «Yakobo, Yakobo». Na we arasubiza ati «Ndi hano». Iramubwira iti «Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye. Nzamanukana nawe mu Misiri; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe.» Yakobo ava i Berisheba. Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane. Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose. Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri. Dore amazina y’abahungu ba Israheli, ari we Yakobo, uko bagiye mu Misiri. Rubeni, imfura ya Yakobo. Bene Rubeni ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi. Bene Simewoni ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari, na Sawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Bene Levi ni Gerishoni, Kehati na Merari. Bene Yuda ni Eri, Onani, Shela, Pereshi na Zera. Ariko Eri na Onani bari baraguye mu gihugu cya Kanahani. Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli. Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yobu na Shimeroni. Bene Zabuloni ni Seredi, Eloni na Yahuleyeli. Abo ni bo bahungu Leya yabyariye Yakobo mu kibaya cya Aramu; yamubyariye kandi n’umukobwa Dina. Bose hamwe, abahungu n’abakobwa bari mirongo itatu na batatu. Bene Gadi ni Sifiyoni, Hagi, Shuni, Esiboni, Eri, Arodi na Areli. Bene Asheri ni Yimuna, Yishiwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Abo ni bo bahungu ba Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu cumi na batandatu. Abana ba Rasheli muka Yakobo ni Yozefu na Benyamini. Yozefu yabyariye mu Misiri Manase na Efurayimu, ababyarana na Asinata, umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni. Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Ashibeli, Gera, Nahamani, Ehi, Roshi, Mupimu, Hupimu na Aridi. Abo ni bo bahungu Rasheli yabyariye Yakobo; bose hamwe ni abantu cumi na bane. Mwene Dani ni Hushimu. Bene Nefutali ni Yahiceli, Guni, Yezeri na Shilemu. Abo ni bo bana ba Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu barindwi. Abantu bose bo mu muryango wa Yakobo bamukomokaho, basuhukiye mu Misiri, abagore b’abahungu ba Yakobo batabariwemo, bari mirongo itandatu na batandatu. Abahungu Yozefu yabyariye mu Misiri bari babiri. Umubare w’abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye mu Misiri bari mirongo irindwi. Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni. Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona, aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera. Israheli abwira Yozefu, ati «Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho.» Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’umuryango wa se, ati «Ngiye kubimenyesha Farawo, maze mubwire nti ’Abavandimwe banjye n’inzu ya data bari batuye mu gihugu cya Kanahani baje bansanga. Abo bantu ni abashumba, borora amatungo. Bazanye imikumbi n’amashyo yabo n’ibiri ibyabo byose.’ Bityo Farawo nabahamagara akababaza, ati ’Umwuga wanyu ni uwuhe?’ muze kumusubiza, muti ’Abagaragu bawe turi abashumba kuva mu buto bwacu kugeza ubu, twebwe ubwacu kimwe na ba sogokuru bacu.’ Bityo muzashobora gutura mu gihugu cya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazira uwitwa umushumba wese.» Nuko Yozefu ajya kubimenyesha Farawo, ati «Data n’abo tuva inda imwe baje bava mu gihugu cya Kanahani bazanye imikumbi n’amashyo yabo, n’ibyo batunze byose. Ubu bari mu karere ka Gosheni.» Yozefu yari yajyanye na bene se batanu, abasohoza kwa Farawo. Nuko Farawo abaza abo bavandimwe ba Yozefu, ati «Umwuga wanyu ni uwuhe?» Baramusubiza bati «Abagaragu bawe turi abashumba, twe kimwe n’abasokuru.» Babwira kandi Farawo, bati «Twasuhukiye muri iki gihugu, kuko amashyo y’abagaragu bawe yabuze urwuri. Inzara iraca ibintu mu gihugu cya Kanahani, none turagusaba ngo wemerere abagaragu bawe gutura mu karere ka Gosheni.» Nuko Farawo abwira Yozefu, ati «So n’abavandimwe bawe bagusanze. Igihugu cya Misiri ni icyawe: uhe so n’abavandimwe bawe ahantu harusha ahandi kuba heza. Nibature muri Gosheni. Kandi niba hari abo uzi muri bo babishoboye, ubagire abashumba b’amashyo yanjye.» Yozefu yinjiza se Yakobo, amushyikiriza Farawo; nuko Yakobo asuhuza Farawo. Farawo abaza Yakobo, ati «Umaze imyaka ingahe?» Nuko Yakobo asubiza Farawo, ati «Imyaka maze ngenda ni ijana na mirongo itatu. Iyo myaka yanjye ni mike, kandi nayigizemo ingorane, nta n’ubwo igeze ku myaka ba sokuruza bamaraga mu ngendo zabo.» Yakobo asezera kuri Farawo, arikubura aragenda. Yozefu atuza se na bene se, abakebera isambu mu karere ka Ramusesi, aharusha ahandi kuba heza muri Misiri yose, uko Farawo yari yabitegetse. Yozefu agenera se ibizamutunga, abigenera bene se n’inzu ya se yose, akurikije uko abantu banganaga. Mu gihugu hose bari babuze icyo barya, kuko inzara yacaga ibintu, bigatuma rubanda bahondobera mu Misiri yose no mu gihugu cya Kanahani. Yozefu akoranya feza zose zari mu gihugu cya Misiri n’izavaga mu gihugu cya Kanahani, izo bahahishaga ingano, azohereza mu ngoro ya Farawo. Feza zose zari mu Misiri n’izari mu gihugu cya Kanahani zimaze gushira, Abanyamisiri bose basanga Yozefu, baramubwira bati «Duhe icyo kurya! Ese tukugwe mu maso, kuko nta feza tugifite?» Nuko Yozefu arababwira ati «Munzanire amatungo yanyu. Niba nta feza mugifite ibyo kurya ndabibaguranira, mumpe amatungo yanyu.» Bazanira Yozefu amatungo yabo, na we abaha ibyo kurya, akurikije ikiguzi cy’amafarasi, intama, ihene, inka n’indogobe. Abaha ibyo kurya uwo mwaka wose, abiguranye amatungo yabo. Umwaka urashira; ukurikiyeho barongera baramusanga baramubwira, bati «Nta cyo dushobora guhisha databuja: rwose feza zadushizeho, kandi amashyo yacu yose yabaye aya databuja. Nta cyo dusigaranye twazanira databuja, keretse twebwe ubwacu n’ubutaka bwacu. Ese tukugwe mu maso? Ubutaka bwacu nta cyo bukitumariye. Tugure twe n’ubutaka bwacu; uduhe icyo kurya, twe n’ubutaka bwacu tuzaba imbata za Farawo. Maze ariko uduhe imbuto, kugira ngo dushobore kubaho, twe gupfa kandi n’ubutaka bwacu bwe kurara.» Nguko uko Yozefu yaguriye Farawo ubutaka bwose bwa Misiri: buri Munyamisiri wese yagurishaga umurima we, ku mpamvu y’inzara yari yabatangatanze, nuko igihugu cyose gihinduka icya Farawo. Naho rubanda bahinduka abacakara be, kuva ku rubibi rw’igihugu cya Misiri kugera ku rundi. Keretse ubutaka bw’abaherezabitambo bwonyine, ni bwo Yozefu ataguze, kuko Farawo yari yaciye iteka riberekeyeho: ngo abaherezabitambo bazajya batungwa n’ibyo Farawo yemeye kubaha. Ni cyo cyatumye batagurisha ubutaka bwabo. Hanyuma Yozefu abwira rubanda, ati «Noneho ubu narabaguze, mwe n’ubutaka bwanyu muri aba Farawo. Muzahabwa imbuto kugira ngo muhinge ubutaka bwanyu. Ariko mu byo muzasarura, muzagomba kujya muha Farawo umugabane wa gatanu, naho indi migabane uko ari ine ibe iyanyu, muyikuremo imbuto n’ibibatunga, mwe, imiryango yanyu, n’abana banyu. Baramusubiza, bati «Waramiye ubuzima bwacu. Dupfa gusa kugira ubutoni kuri databuja, tuzaba abacakara ba Farawo.» Kubera ibyo, Yozefu ashyirishaho itegeko rigenga ubutaka bwa Misiri kugeza na magingo aya: umugabane wa gatanu uhabwa Farawo, keretse ubutaka bw’abaherezabitambo, ni bwo butabaye ubwa Farawo. Israheli atura mu Misiri mu karere ka Gosheni. Abayisraheli bungukirayo ibintu, barororoka, baba benshi cyane. Yakobo amara imyaka cumi n’irindwi mu gihugu cya Misiri; iminsi yose Yakobo yabayeho, ni imyaka ijana na mirongo ine n’irindwi. Israheli yumvise ko igihe cye cyo gupfa kigeze, ahamagara umwana we Yozefu, aramubwira ati «Niba unkunda koko, shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero cyanjye, ungirire ubuntu n’ubudahemuka, unsezeranire ko utazampamba mu Misiri. Nimara gusanga ba sokuruza, uzamvane mu Misiri maze umpambe mu mva yabo.» Aramusubiza ati «Nzabigenza uko uvuze.» Maze ariko Yakobo abikomeraho, ati «Ndahira!» Yozefu aramurahira, nuko Israheli yunama ku musego, amushimira. Ibyo bimaze kuba, baza kubwira Yozefu, bati «So ararwaye.» Nuko ajyana abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. Babwiye Yakobo, bati «Dore umwana wawe Yozefu yaje kukureba», Israheli arihangana, yicara ku buriri. Yakobo abwira Yozefu, ati «Imana Nyir’ububasha yambonekeye i Luzi mu gihugu cya Kanahani. Yampaye umugisha, maze irambwira, iti ’Nzaguha kororoka no kugwira, nzaguhindura imbaga y’imiryango. Kandi iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe, kibe ubukonde iteka ryose.’ None rero, abahungu bombi wabyariye mu Misiri, mbere yuko ngusanga mu Misiri, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye kimwe na Rubeni na Simewoni. Naho abana wakurikijeho bazaba abawe; bazahabwa umurage wabo babikesheje bakuru babo. Igihe navaga mu kibaya cya Aramu, nababajwe no gupfusha nyoko Rasheli mu gihugu cya Kanahani, dushigaje gato ngo tugere Efurata. Ni ho namuhambye, iruhande rw’inzira igana Efurata, ari yo Betelehemu.» Israheli abona abahungu bombi ba Yozefu, maze arabaza ati «Abo ni ba nde?» Yozefu asubiza se, ati «Ni abahungu Imana yampereye ino.» Na we aramubwira ati «Banyegereze mbahe umugisha.» Ubusaza bwari bwaratumye Israheli ahuma amaso, ntiyari akibona. Yozefu arabamwegereza, undi arabasoma, arabahobera. Nuko Israheli abwira Yozefu, ati «Nta bwo nari ngifite icyizere cyo kukubona, nyamara dore Imana impaye no kubona none urubyaro rwawe!» Yozefu abavana ku bibero bya se, maze aramwunamira. Yozefu afata abahungu be bombi; Efurayimu amufatisha ukuboko kwe kw’iburyo kugira ngo abe ibumoso bw’Israheli, Manase amufatisha ukw’ibumoso kugira ngo abe iburyo bw’Israheli. Nuko arabamwegereza. Nyamara ariko Israheli aramburira ukuboko kwe kw’iburyo ku mutwe wa Efurayimu wari umuhererezi, aramburira ukuboko kwe kw’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranyije amaboko. Manase ni we wari imfura. Aha Yozefu umugisha, agira ati «Imana ba sogokuru Abrahamu na Izaki bagenze imbere, Imana yandagiye mu buzima bwanjye bwose kugeza ubu, ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose, nihe aba bahungu umugisha. Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe, kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki. Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!» Yozefu abonye ko se yari yashyize ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Afata ikiganza cya se kugira ngo agikure ku mutwe wa Efurayimu, agishyire ku mutwe wa Manase. Ati «Data, wibigenza utyo, kuko uyu ari we mfura. Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.» Se ariko aranga, ati «Ndabizi, mwana wanjye, ndabizi. Na we azahinduka umuryango, na we azaba igihangange. Nyamara murumuna we azamurusha kuba igihangange, urubyaro rwe ruzaba imiryango myinshi.» Nuko uwo munsi abaha umugisha, avuga ati «Dore uko muri Israheli bazifurizanya umugisha: bazavuga bati ’Imana irakakugira nka Efurayimu na Manase.’» Ashyira atyo Efurayimu imbere ya Manase. Hanyuma Israheli abwira Yozefu, ati «Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cy’abasokuru. Byongeye, nkuraze umugabane usumba uwa bene so, ari wo Sikemu nanyaze Abahemori, nyibanyagisha inkota n’umuheto.» Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza. Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo, mwumve so Israheli. Rubeni, uri imfura yanjye, imbaraga zanjye, umuganura w’ingufu zanjye. Wuzuye ishema n’ububasha. Wisumagira nk’amazi yo mu isumo! Kuko wuriye uburiri bwa so, ukanduza uburyamo bwanjye. Simewoni na Levi ni abavandimwe, inkota zabo zifatanya mu bwicanyi. Umutima wanjye ntukajye mu migambi yabo, sinkifatanye n’amateraniro yabo; kuko bishe abantu mu burakari bwabo, maze mu burahuke bwabo bagatema ibitsi by’amapfizi! Burakavumwa uburakari bwabo bukaze, n’umujinya wabo ukabije! Nzabavangura muri Yakobo, mbanyanyagize muri Israheli. Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira. Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura? Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka. Azirika ku muzabibu indogobe ye, ku ishami ryawo umutavu w’indogobe ye y’ingore. Amesa umwambaro we muri divayi, n’igishura cye mu mutuku w’imizabibu. Amaso ye yatukujwe na divayi, n’amenyo ye yezwa n’amata. Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja, ku cyambu cy’amato, Sidoni bazagabana imbibi. Isakari ni indogobe ikomeye, iryamye mu nzitiro rwagati. Yumvise uko kuruhuka ari byiza, kandi abona ko igihugu gihimbaje, maze atega umugongo ngo bamukorere, yemera imirimo y’uburetwa. Dani azaca imanza mu muryango we, nk’uko indi miryango ya Israheli ibigenza. Dani arabe inzoka mu muhanda, impiri mu kayira, iruma ifarasi ku gitsi, maze uwo yari ihetse agacuranguka. Uhoraho, niringiye agakiza kawe! Gadi, abambuzi baramwambura, na we akambura abasigaye inyuma. Asheri agira ibyo kurya binuze, akagabura ibyo kurya bikwiye umwami. Nefutali ni imparakazi yiruka cyane, ikabyara ibyana biteye ubwuzu. Yozefu ni urugemwe rushinze hafi y’isoko idudubiza, amashami yarwo akarenga hejuru y’urukuta rw’urugo. Abarashi baramugondoje, bamurasa bamusagariye. Ariko umuheto we ntiwavunwe, n’amaboko ye yagumanye umurego, abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo, n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli, abikesheje Imana, Imana ya so, ihora igufasha, na Nyir’ububasha uguha umugisha! Imigisha y’ijuru mu kirere, imigisha y’inyenga ibundikiye ikuzimu, imigisha y’amabere n’iy’inda ibyara! Dore imigisha ya so isumba imigisha y’imisozi yahozeho n’ibyifuzo by’imirambi ya kera: irakoranire ku mutwe wa Yozefu, ku ruhanga rw’uwagizwe indatwa mu bavandimwe be. Benyamini ni ikirura gitanyagura, mu gitondo aconshomera icyo yishe, nimugoroba akagabagabanya iminyago.» Abo bose ni bo bagize imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Kandi ngibyo ibyo se yababwiye. Yabahaye umugisha; aha buri muryango umugisha uwukwiriye. Nuko arabategeka, ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti. Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo. Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya. Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti.» Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri, arapfa, asanga abe. Nuko Yozefu yubama ku ruhanga rwa se, arusukaho amarira, kandi ararusoma. Nyuma Yozefu ategeka abaganga be kosa umurambo wa se, maze abo baganga bosa umurambo wa Israheli. Ibyo bimara iminsi mirongo ine yose, kuko bosaga iminsi ingana ityo. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi. Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira abo mu ngoro ya Farawo, ati «Niba mbafiteho ubucuti, nimugende mubwire farawo, muti ’Data yandahije agira ati: Ngiye gupfa, mfite imva nicukuriye mu gihugu cya Kanahani; ni ho uzampamba.’ Undeke ngende njye guhamba data, nzagaruka.» Farawo arasubiza ati «Genda, uhambe so uko yabikurahije.» Yozefu ajya guhamba se. Agenda aherekejwe n’abagaba ba Farawo bose, n’abanyacyubahiro bo mu ngoro ye, n’abanyacyubahiro bo mu gihugu cyose cya Misiri. Bazamukana n’umuryango wa Yozefu wose, na bene se, n’umuryango wa se. Mu karere ka Gosheni bahasiga gusa abana, imikumbi n’amashyo. Bajyana n’amagare n’abahetswe n’amafarasi, mbese bagiye ari ikivunge. Bageze i Goreni‐ha‐Atadi, hakurya ya Yorudani, bahacurira umuborogo mwinshi kandi ukomeye. Naho Yozefu yiraburira se iminsi irindwi. Bene igihugu, Abakanahani, babonye iyo mihango yo kwirabura yaberaga i Go‐reni‐ha‐Atadi, baravuga bati «Dore ukwirabura gukomeye kw’Abanyamisiri.» Ngiyo impamvu yatumye bita aho hantu Abeli‐Misirayimu (bisobanura ngo ’Ukwirabura kwa Misiri’); ni hakurya ya Yorudani. Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yababwiye. Bamujyana mu gihugu cya Kanahani, bamuhamba mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, Abrahamu yari yaraguze na Efuroni w’Umuheti, ngo ube ubukonde bwo guhambamo, ahareba i Mambure. Amaze guhamba se, Yozefu asubira mu Misiri hamwe na bene se n’abari bajyanye na we gutabara. Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati «None Yozefu yatwanga akatwitura inabi twamugiriye?» Ni ko gutuma kuri Yozefu, bati «Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo muzabwire Yozefu muti ’Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye. Bene se na bo ubwabo bariyizira, bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe!» Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana? Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none. Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya. Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi, abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye. Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.» Nuko Yozefu arahiza bene Israheli, ati «Umunsi Imana yabatabaye muzajyane amagufwa yanjye.» Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa umurambo, nuko bawushyira mu isanduku yo guhambamo, mu Misiri. Dore amazina y’abana ba Israheli baje mu Misiri hamwe na Yakobo. Bahageze buri muntu ari kumwe n’urugo rwe. Abo ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda, Isakari, Zabuloni na Benyamini; Dani na Nefutali; Gadi na Asheri. Abantu bakomoka kuri Yakobo bari mirongo irindwi bose hamwe; Yozefu we yari asanzwe atuye mu Misiri. Nuko Yozefu arapfa kimwe n’abavandimwe be bose, n’igisekuru cye cyose. Abayisraheli barororoka, baragwira, bahinduka ishyano ryose, bagenda bunguka amaboko, kugeza aho buzura igihugu. Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!» Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi. Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. Mu Bahebureyi hari abagore babiri bazi kubyaza, umwe akitwa Shifira, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arababwira, ati «Igihe muzajya mubyaza abagore b’Abahebureyi, maze mwakwitegereza igitsina cy’umwana mugasanga ari umuhungu, mujye mumwica; naho naba umukobwa, mujye mumureka abeho.» Ariko abo bagore b’ababyaza batinya Imana; ntibagenza uko umwami wa Misiri yari yarababwiye, maze abahungu barabareka babaho. Umwami wa Misiri ahamagaza abo bagore bazi kubyaza, arabatonganya ati «Mwabigiriye iki kureka abahungu babaho?» Abagore basubiza Farawo, bati «Ni uko abagore b’Abahebureyi batameze nk’Abanyamisirikazi: ni abanyangufu, maze bakabyara umubyaza atarahagera!» Imana igirira neza abo babyaza. Nuko umuryango uriyongera, ugwiza amaboko. Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro. Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.» Hariho umugabo wo mu nzu ya Levi, ajya kurongora umukobwa wo kwa Levi. Uwo mugore arasama, abyara umuhungu. Abonye ko ari mwiza, aramuhisha bimara amezi atatu. Kubera ko yari atagishoboye gukomeza kumuhishahisha, amubohera agatebo k’urufunzo, agahomesha ubujeni n’amakakama, aryamishamo umwana, maze amurambika mu rufunzo ku nkombe y’Uruzi. Mushiki w’umwana yicara ahitaruye ngo arebe icyaza kumugwirira. Nuko rero umukobwa wa Farawo amanuka ku Ruzi ajya koga, naho abaja be bagendagenda ku nkombe y’Uruzi. Ngo arabukwe ka gaebo mu rufunzo, yohereza umuja we aragaterura. Ngo agapfundure, abonamo akana k’agahungu kariraga. Nuko agira impuhwe, aravuga ati «Ni umwana w’Abahebureyi we!» Ubwo mushiki w’umwana abwira umukobwa wa Farawo, ati «Mbese urashaka ko njya kugushakira umurezi mu bagore b’Abahebureyi, kugira ngo akonkereze uyu mwana?» Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati «Ngaho genda.» Nuko umukobwa ajya gushaka nyina w’umwana. Umukobwa wa Farawo aramubwira ati «Jyana uyu mwana, umunyonkereze, nzaguhemba.» Umugore atwara umwana, maze akajya amwonsa. Amaze gukura, amuzanira umukobwa wa Farawo, nuko amugira umwana we, ati «Mwise Musa, kuko namukuye mu mazi.» Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo. Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be. Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona, agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi. Bukeye yongera gusohoka, abona Abahebureyi babiri barwanaga. Abwira uwarenganyaga undi, ati «Ni iki gituma ukubita mugenzi wawe?» Uwo muntu aramusubiza ati «Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese uribwira ko wanyica, nk’uko wishe wa Munyamisiri?» Musa agira ubwoba, aribwira ati «Nta kabuza, byaramenyekanye!» Farawo ngo abimenye, ashaka kwica Musa. Ariko Musa ahita ahunga Farawo, acikira mu gihugu cya Madiyani; yicara iruhande rw’iriba. Hariho umuherezabitambo w’i Madiyani wari ufite abakobwa barindwi. Baza kuvoma amazi, buzuza ibibumbiro ngo buhire amatungo ya se. Ariko haza kuza abashumba, birukana abo bakobwa. Ubwo Musa arahaguruka, arabatabara; maze yuhira amatungo yabo. Igihe basubiye imuhira, se Rehuweli arababaza ati «Ni iki gitumye noneho mubanguka uyu munsi?» Baramusubiza bati «Hari Umunyamisiri wadukijije abashumba, ndetse aratudahirira, yuhira amatungo.» Rehuweli abaza abakobwa be, ati «Uwo mugabo ari hehe? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimumuhamagare, aze tumuhe icyo kurya.» Nuko Musa yemera kuguma kwa Rehuweli; Rehuweli amushyingira umukobwa we Sipora. Sipora abyara umuhungu, Musa amwita Gerishomu (Umusuhuke ino), kuko yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga.» Hashira imyaka myinshi, nuko umwami wa Misiri arapfa. Abayisraheli baganyira aho bari mu bucakara, baraboroga, maze induru bavugirije mu bucakara irarenga igera ku Mana. Imana yumva imiborogo yabo, yibuka Isezerano yagiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo. Imana ireba Abayisraheli, maze imenya (amagorwa barimo)... Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana, i Horebu. Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza, asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. Musa aravuga ati «Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka.» Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.» Nuko Imana iramubwira iti «Wikwegera hano! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.» Irongera iti «Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.» Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana. Uhoraho aravuga ati «Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu hatuwe n’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi. None ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi. Ubu ngubu rero genda: ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye.» Musa abwira Imana, ati «Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri?» Imana iravuga iti «Ndi kumwe nawe; kandi dore ikizakubera ikimenyetso ko ari jye wagutumye: Numara kuvana umuryango wanjye mu Misiri, muzasengera Imana kuri uyu musozi.» Musa abwira Imana, ati «Ngaho rero ningende nsange Abayisraheli, mbabwire ngo ’Imana y’abakurambere banyu yabantumyeho!’ Nibambaza ngo izina ryayo ni irihe, nzabasubiza ngo iki?» Nuko Imana ibwira Musa, iti «NDI UHORAHO ». Irongera iti «Uzabwire utyo Abayisraheli, uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’» Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ’UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi. Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti ‘Nzabakura mu magorwa murimo mu Misiri, mbajyane mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki.’ Bazumva ijwi ryawe, maze wowe n’abakuru b’imiryango ya Israheli musange umwami wa Misiri, muzamubwire muti ‘Uhoraho Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Ubu ngubu rero, uturekure tujye mu rugendo rw’iminsi itatu mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yacu.’ Nzi neza ko umwami wa Misiri atazareka mugenda, keretse hagize ukuboko kw’ingufu kumucogoza. Nzarambura rero ukuboko kwanjye, maze nyogoze Misiri, mpakorere ibitangaza byinshi bibatera ubwoba. Nyuma yabyo, Farawo azabareka mugende. Nzatuma iyo mbaga ibona agahenge ku Banyamisiri, maze igihe muzahagurukira mwekuzagenda amara masa. Ahubwo buri mugore azasange mugenzi we baturanye cyangwa umucumbikiye, amutire ibintu bya feza, n’ibintu bya zahabu, n’imyambaro muzambika abahungu n’abakobwa banyu, bityo muzasahure Abanyamisiri.» Musa arasubiza ati «Ntibazanyemera, kandi ntibazanyumva, ahubwo bazavuga ngo ’Uhoraho ntiyakubonekeye!’» Uhoraho rero aramubwira ati «Ufite iki mu ntoki?» Undi ati «Ni inkoni.» Nuko Uhoraho aravuga ati «Yijugunye hasi.» Ayijugunya hasi maze ihinduka inzoka, Musa atangira kuyihunga. Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko uyifate umurizo.» Arambura ukuboko, ayifata umurizo, nuko yongera guhinduka inkoni mu ntoki ze. Uhoraho ati «Ibyo ni ukugira ngo bazamenye ko wabonekewe n’Uhoraho Imana y’abakurambere babo, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo!» Uhoraho yongera kumubwira ati «Shyira ikiganza mu gituza cyawe.» Undi ashyira ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho, asanga cya kiganza cyasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Uhoraho aravuga ati «Subiza ikiganza mu gituza cyawe.» Undi asubiza ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho asanga cyongeye kuba kizima nk’umubiri we usanzwe. Nuko aramubwira ati «Niba rero batakwemeye, kandi ntibumve iki kimenyetso cya mbere, bazemezwa n’icya kabiri. Niba kandi batemeye ibyo bimenyetso byombi, maze ntibumvire ijwi ryawe, uzende amazi yo mu Ruzi, uyasese ku butaka, maze amazi uzaba wavanye mu Ruzi, ahinduke amaraso.» Musa abwira Uhoraho, ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, nta bwo ndi umuntu ubangukirwa no kuvuga: sinabyigeze rwose, ndetse no kuva aho uvuganiye n’umugaragu wawe ntacyahindutse. Ngira umunwa uremerewe, n’uruimi rwagobwe.» Uhoraho aramubwira ati «Ni nde wahaye umuntu umunwa wo kuvuga cyangwa akamugira ikiragi, cyangwa se igipfamatwi? Ni nde uhumura cyangwa se uhumisha? Nta bwo ari jyewe, Uhoraho? None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!» Ubwo Musa aravuga ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, ahubwo utume undi wishakiye kohereza!» Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Musa, maze aravuga ati «Mbese ntihari mwene nyoko Aroni, Umulevi? Nzi ko we avuga neza. Ndetse ashyize nzira agusanga; nakubona azishima mu mutima we. Uzamubwire ibyo agomba kuvuga, ubimutoze. Jye ndi kumwe n’umunwa wave, nkaba kandi kumwe n’umunwa we; nzabigisha ibyo mugo mba gukora. Ni we uzavugana na rubanda mu mwanya wawe, maze azabe ari we uba umunwa wawe, woweho ube umubwiriza we. Naho iyi nkoni uyifate mu ntoki, kuko ari yo uzakoresha ibimenyetso!» Musa aragenda, asubira kwa sebukwe Yetero; aramubwira ati «Ndagusabye, reka ngende, nsubire muri bene wacu bari mu Misiri, kugira ngo ndebe ko bakiriho.» Yetero asubiza Musa, ati «Genda amahoro!» Uhoraho abwirira Musa mu gihugu cya Madiyani, ati «Genda, usubire mu Misiri, kuko abahigaga amagara yawe bapfuye bose.» Musa agira umugore we n’abahungu be, abashyira ku ndogobe, maze basubirana mu gihugu cya Misiri; Musa agumana inkoni y’Imana mu ntoki ze, Uhoraho abwira Musa, ati «Dore uri mu nzira igusubiza mu Misiri; ibuka rero bya bitangaza byose naguhereye ububasha; uzabikorere imbere ya Farawo. Naho jyewe nzatera umutima we kunangira, maze yekureka imbaga ngo igende Ubwo uzabwire Farawo, uti ‘Uhoraho aravuze ati: Umwana wanjye w’imfura ni Israheli. Ndakubwiye ngo Rekura umwana wanjye agende, ajye kunsenga; niba kandi wanze kumurekura ngo agende, jyewe nzica umwana wawe w’imfura.’» Mu rugendo, Uhoraho asanga Musa aho yari acumbitse, maze asa n’ushaka kumwica. Ni bwo Sipora yenze isarabwayi, akata agashishwa k’umubirigabo w’umuhungu we, maze agakoza ku birenge bya Musa, avuga ati «Kuri jyewe ubaye umugabo w’amaraso!» Nuko Uhoraho aramureka. Ubwo Sipora nyine yari amaze kuvuga ngo «umugabo w’amaraso», ashaka kuvuga ibyo kugenya. Uhoraho abwira Aroni, ati «Genda usanganire Musa mu butayu.» Aroni ashyira nzira, ahurira na Musa ku musozi w’Imana, aramuhobera. Musa arondorera Aroni amagambo yose Uhoraho yari yaramutumye, kandi n’ibimenyetso yari yaramutegetse gukora. Musa na Aroni baragenda, bakoranya abakuru bose b’imiryango y’Abayisraheli. Aroni abarondorera amagambo yose Uhoraho yari yarabwiye Musa, kandi akorera ibimenyetso mu maso y’imbaga. Nuko imbaga iremera; bamenya ko Uhoraho yasuye Abayisraheli, maze akabona amagorwa yabo. Nuko barapfukama, barasenga. Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati «Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ’Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga!’» Farawo arabasubiza ati «Uhoraho ni nde byo kugira ngo numvire ijwi rye, maze ndekure Abayisraheli bagende? Uhoraho simuzi, kandi sinzareka Abayisraheli bagenda!» Baravuga bati «Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Duhe uruhusa rwo gukora urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, kugira ngo duture ibitambo Uhoraho Imana yacu, maze yekuduteza umuze cyangwa inkota.» Naho umwami wa Misiri arababwira ati «Mwebwe, Musa na Aroni, ni iki gituma mutesha rubanda imirimo? Nimujye ku kazi kanyu!» Farawo arongera ati «Dore ubu bene wanyu babaye ishyano ryose mu gihugu, maze mwebwe mugashaka kubatesha akazi!» Muri icyo gihe Farawo aha abakoresha n’abagenzuzi b’imirimo ya rubanda itegeko, avuga ati «Mwikomeza guha rubanda ibyatsi byo kubumbisha amatafari, nk’uko mwabigenzaga ejo n’ejo bundi: nibajye ubwabo kwitoragurira ibyatsi! Nyamara muzabace umubare w’amatafari ungana n’uwo basanzwe babumba, mutagize icyo mugeruraho. Ni abanebwe! Ni na cyo gituma batera amahane bavuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Imana yacu ibitambo!’ Abo bantu nimubicishe uburetwa, bakore badahumeka; bareke kwita ku magambo y’abanyabinyoma!» Abakoresha n’abagenzuzi baraza babwira rubanda, bati «Farawo aravuze ngo ’Sinzongera kubaha ibyatsi ukundi’; ngo ‘Nimugende ubwanyu, mushake ubwatsi aho muzabusanga, nyamara ariko ntakizagerurwa ku cyate cyanyu.’» Rubanda banyanyagira mu gihugu cya Misiri batoragura udufunzo two gukekaguramo ibyatsi. Abakoresha barabatotaga bavuga bati «Nimurangize icyate cyanyu, murangize icyategetswe buri munsi, nk’uko mwagenzaga igihe mwahabwaga ibyatsi!» Abanyamisiri bakubita abagenzuzi b’Abayisraheli bari barashyizweho n’abakoresha ba Farawo. Bakavuga bati «Ni iki cyatumye ari ejo ari na none mutarangiza umubare w’amatafari utegetswe nk’uko mwabigenzaga mbere?» Abagenzuzi b’Abayisraheli bajya kuregera Farawo, bavuga bati «Ni iki gituma ugenzereza utyo abagaragu bawe? Ntibagiha abagaragu bawe ibyatsi, kandi bakatubwira ngo ‘Nimubumbe amatafari!’ None dore abagaragu bawe barakubitwa, imbaga yawe ikarengana!» Farawo arabasubiza ati «Hoshi muri abanebwe! Ni yo mpamvu ituma muvuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Uhoraho ibitambo!’ Noneho ubu ngubu nimujye gukora. Ntibazabaha ibyatsi, kandi muzatanga umubare utegetswe w’amatafari.» Abagenzuzi b’Abayisraheli basanga bari mu kaga, ubwo bababwiraga bati «Ntimuzagerura na busa ku matafari ategetswe; buri munsi ugire icyate cyawo!» Bagisohoka kwa Farawo, bahubirana na Musa na Aroni bari babategereje. Barababwira bati «Uhoraho narebe, ace urubanza! Ni mwebwe mwatumye duhinduka ba ruvumwa mu maso ya Farawo no mu y’abagaragu be. Dore mwabashyize mu ntoki inkota yo kutwica.» Ubwo Musa yongera gusanga Uhoraho, aramubwira ati «Nyagasani, ni iki cyatuma ugirira inabi iyi mbaga? Ni iki cyatumye untuma? Kuva aho nagiriye kuvugana na Farawo mu izina ryawe, arica iyi mbaga urubozo, ariko woweho nta bwo urokora imbaga yawe!» Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!» Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho. Nabonekeye Abrahamu, Izaki na Yakobo nitwa Imana Nyir’ububasha, ariko sinabiyeretse nitwa Uhoraho. Nagiranye Isezerano na bo, mbasezeranya kuzabaha igihugu cya Kanahani, aho bazereraga nk’abadafite aho baba. Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye. Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi. Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri. Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’» Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije. Uhoraho yongera kubwira Musa ati «Jya kubwira Farawo, umwami wa Misiri, arekure Abayisraheli bave mu gihugu cye.» Musa asubiza Uhoraho, ati «N’Abayisraheli ntibanyumvise, Farawo we yanyumva ate, jyewe ufite ururimi rugobwe?» Uhoraho yongera kuvugana na Musa na Aroni, abaha amategeko agenewe Abayisraheli, n’andi agenewe Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo Abayisraheli bazave mu gihugu cya Misiri. Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo: Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni. Bene Simewoni ni Yemweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sowari na Shawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Simewoni. Dore amazina ya bene Levi, kimwe n’urubyaro rwabo: ni Gerishoni, Kehati na Merari. Imyaka y’ukubaho kwa Levi yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi. Bene Gerishoni ni Libuni, na Shimeyi, ukurikije amazu yabo. Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni, na Uziyeli. Imyaka y’ukubaho kwa Kehati yabaye ijana na mirongo itatu n’itatu. Bene Merari ni Mahuli na Mushe. Abo ngabo ni amazu yo kwa Levi, hamwe n’urubyaro rwabo. Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Musa. Imyaka y’ukubaho kwa Amuramu yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi. Bene Yishari ni Kore, Nefegi na Zikiri. Bene Uziyeli ni Mishayeli, Elisafani na Sitiri. Aroni arongora Elizabeti umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni. Babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari. Bene Kore ni Asiri, Elikana na Abiyasafu; abo ngabo ni amazu yo kwa Kore. Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli; babyarana Pinehasi. Ngabo abatware b’amazu y’Abalevi, bikurikije ubwoko bwabo. Aroni na Musa abo ni bo Uhoraho yabwiye, ati «Nimuvane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, mubanje kubagabanyamo imitwe.» Ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo bavane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri. Ni bo ubwabo, Musa na Aroni. Igihe Uhoraho avuganiye na Musa mu gihugu cya Misiri, yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.» Nuko Musa asubiza Uhoraho ati «Dore nifitiye ururimi rugobwe, none se Farawo azanyumva ate?» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore wowe nakugize nk’imana imbere ya Farawo, naho Aroni mwene nyoko azavuga mu mwanya wawe. Wowe uzajye uvuga icyo ngutegetse cyose, naho Aroni mwene nyoko azajye avugana na Farawo, kugira ngo uwo mwami areke Abayisraheli basohoke mu gihugu cye. Jyewe rero nzatera umutima wa Farawo kunangira. Nzagwiza ibimenyetso byanjye n’ibitangaza byanjye mu gihugu cya Misiri, ariko Farawo nta bwo azabumva. Nzaramburira ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze ku bubasha bwanjye mvane mu gihugu cya Misiri ingabo zanjye, umuryango wanjye, Abayisraheli. Abanyamisiri bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzaba naramburiye ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze nkavanayo Abayisraheli.» Musa na Aroni bagenza batyo: uko Uhoraho yari yabategetse aba ari ko bakora. Musa yari amaze imyaka mirongo inani, na Aroni imyaka mirongo inani n’itatu igihe bavuganye na Farawo. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Farawo nababwira avuga ngo ’Nimubitangire icyemezo’, uzabwire Aroni uti ’Fata inkoni yawe maze uyijugunye imbere ya Farawo, ihinduke inzoka.’» Nuko rero Musa na Aroni baza kwa Farawo; bagenza uko Uhoraho yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’imbere y’abagaragu be, ihinduka inzoka. Ubwo Farawo atumiza abahanga n’abapfumu be; maze abapfumu ba Misiri na bo babigenza batyo, bakoresheje amayeri yabo: buri muntu ajugunya inkoni ye hasi, zihinduka inzoka. Ariko inkoni ya Aroni imira inkoni zabo. Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho abwira Musa, ati «Farawo ntava ku izima; yanze kurekura imbaga yanjye. Usange rero Farawo mu gitondo, igihe agiye ku nkombe y’amazi, maze umutegerereze ku nkombe y’Uruzi; ube kandi ufite mu ntoki ya nkoni yahindukaga inzoka. Umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi yakuntumyeho kukubwira, ngo: Rekura umuryango wanjye, kugira ngo bajye kunsengera mu butayu. None dore kugeza ubu ngubu nturabyumva! Uhoraho aravuze ati: ‘Dore icyo uzamenyeraho ko ndi Uhoraho: ngiye gukubitisha amazi yo mu Ruzi inkoni mfite mu ntoki, maze ahinduke amaraso.’ Amafi y’uruzi ari bupfe, maze uruzi runuke, kugeza aho Abanyamisiri batazashobora kunywa amazi y’Uruzi.’» Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni uti ’Fata inkoni yawe, maze werekeze ukuboko kwawe ku mazi yose yo mu Misiri, no ku migezi yabo, no ku miyoboro yabo, no ku biyaga byabo, no ku bireko byabo, kugira ngo bihinduke amaraso; maze hazabe amaraso hose mu gihugu cya Misiri kugeza no ku bivomesho by’ibibazanyo n’iby’amabuye!’» Musa na Aroni bakora icyo Uhoraho yari ategetse. Aroni abangura inkoni ye, ayikubita amazi y’Uruzi, Farawo n’abagaragu be babyirebera n’amaso yabo; nuko amazi y’Uruzi yose ahinduka amaraso. Amafi yari mu Ruzi arapfa, uruzi rwose ruhinduka umunuko; Abanyamisiri ntibaba bagishoboye kunywa amazi y’Uruzi. Nuko mu gihugu cyose cya Misiri haba amaraso. Nyamara abapfumu ba Misiri bagenza batyo na bo, ku mayeri yabo. Maze umutima wa Farawo ugumya kunangira, ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Farawo arikubita aragenda, yisubirira iwe, ntiyirirwa anabyitaho. Abanyamisiri bafukura ahegereye Uruzi ngo babone amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa amazi y’Uruzi. Kuva igihe Uhoraho akubitiye Uruzi, haciyeho iminsi irindwi. Uhoraho abwira Musa, ati «Sanga Farawo maze umubwire uti ‘Uhoraho aravuze ngo rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. Niba kandi wanze kuwurekura ngo ugende, dore igihugu cyawe cyose ngiye kugiteza icyago cy’imitubu. Uruzi ruzajagatamo imitubu; izazamuka, maze yinjire mu ngoro yawe, mu cyumba uraramo no ku buriri bwawe, mu nzu y’abagarage bawe kandi no mu mazu y’abaturage bawe, kugeza no mu bikoni batekeramo imigati. Imitubu izatondagira kuri wowe, ku baturage bawe, no ku bagaragu bawe bose.’» Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Ramburira ukuboko kwawe n’inkoni yawe ku migezi, ku miyoboro, no ku biyaga, maze uvundurire imitubu ku gihugu cya Misiri.’» Aroni aramburira ukuboko kwe ku mazi ya Misiri, maze imitubu iravundura izimagiza igihugu cya Misiri. Nyamara abapfumu na bo babikora batyo ku mayeri yabo, maze bavundurira imitubu ku gihugu cya Misiri. Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimwinginge Uhoraho kugira ngo yigizeyo imitubu, kuri jye no ku baturage banjye, maze nzareke Abayisraheli bajye gutura Uhoraho ibitambo.» Musa asubiza Farawo, ati «Mbwira igihe ngomba kwambarizaho ngusabira, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo Uhoraho yigizeyo imitubu, kuri wowe no ku mazu yawe, maze isigare gusa mu Ruzi.» Farawo arasubiza ati «Ejo!» Nuko Musa ati «Bizagenda nk’uko ubivuze, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe uhwanye n’Uhoraho Imana yacu. Imitubu izava kuri wowe no ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku baturage bawe, izasigare gusa mu Ruzi.» Musa na Aroni basohoka kwa Farawo, maze Musa atakambira Uhoraho ku byerekeye imitubu yari yaraterereje Farawo. Uhoraho agenza nk’uko Musa abimusabye; maze imitubu yari mu mazu, ku mbuga no mu mirima irapfa irashira. Barayirundarunda, iba ibirundo n’ibirundo, maze igihugu gihinduka umunuko kubera iyo mpamvu. Nyamara Farawo, abonye ko habonetse ubuhumekero, agumya kunangira umutima, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Bangura inkoni yawe, ukubite umukungugu w’isi, maze uhinduke imibu mu gihugu cyose cya Misiri.’» Babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko, abangura inkoni, maze akubita umukungugu w’isi; nuko imibu yirara ku bantu no ku nyamaswa. Umukungugu wose w’isi uhinduka imibu, mu gihugu cyose cya Misiri. Abapfumu na bo barabigana bakoresheje amayeri yabo ngo bagerageze guhimba imibu; nyamara ntibabishobora. Imibu yari ku bantu no ku nyamaswa. Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo ku isaha agiraho ku nkombe y’amazi; umubwire uti ’Uhoraho aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. Niba kandi utaretse umuryango wanjye ngo ugende, ngiye kuguteza ibibugu, wowe, n’abagaragu bawe, n’abaturage bawe, n’ingo zawe. Ingo z’Abanyamisiri zizuzuramo ibibugu, kimwe n’ubutaka batuyeho. Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati! Nzaca urugabano hagati y’imbaga yanjye n’iyawe; kandi icyo kimenyetso kizaba ejo.’» Uhoraho abigenza atyo. Haduka ibibugu gica, bitera mu rugo rwa Farawo n’urw’abagaragu be, no mu gihugu cyose cya Misiri; igihugu kiyogozwa n’ibibugu. Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimugende muture Imana yanyu ibitambo, ariko muri iki gihugu!» Musa arasubiza ati «Ntibikwiriye ko dukora dutyo, kuko ibitambo dutura Uhoraho Imana yacu ari amahano ku Banyamisiri. Niba se duturiye mu maso y’Abanyamisiri ibitambo babona ko ari amahano kuri bo, ntibazatwicisha amabuye? Turashaka kwigira mu ntera y’urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, ngo duturireyo ibitambo Uhoraho Imana yacu, nk’uko azabitubwiriza.» Farawo aravuga ati «Ngaho! Nzabareka mugende, mujye mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yanyu: icyakora ntimuzajye kure cyane! Kandi muzansabire.» Musa arasubiza ati «Nimara kugusezeraho, ndajya kwinginga Uhoraho; maze guhera ejo, ibibugu bizareke Farawo, abagaragu be n’abaturage be. Gusa rero Farawo ntakomeze kuduhenda ubwenge, yanga kureka Abayisraheli ngo bajye gutura Uhoraho ibitambo!» Musa asezera kuri Farawo, maze yinginga Uhoraho. Uhoraho abigenza nk’uko Musa abimusabye, maze ibibugu bireka Farawo, abagaragu be, n’abaturage be; ntihasigara na kimwe. Nyamara Farawo na none yanga kuva ku izima ntiyareka rubanda ngo bagende. Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga; niba kandi wanze kubarekura ngo bagende, ugakomeza kubabuza, ngaha ukuboko kw’Uhoraho kugiye gushikama ku mashyo yawe ari mu gasozi, ku mafarasi, ku ndogobe, ku ngamiya, ku nka, no ku matungo magufi; byose umuze ubitsembe! Nyamara Uhoraho azarobanura amashyo ya Israheli mu mashyo y’Abanyamisiri, maze hekuzagira igipfa na kimwe mu matungo y’Abayisraheli.’» Nuko Uhoraho agena igihe, avuga ati «Ejo Uhoraho azakora ibyo ngibyo mu gihugu.» Uhoraho abigenza atyo kuva bukeye bwaho. Amatungo y’Abanyamisiri yose arapfa, ariko ntihagira itungo ripfa ryo mu mashyo y’Abayisraheli. Farawo arabaririza, asanga nta tungo na rimwe ryapfuye mu mashyo ya Israheli! Nyamara umutima wa Farawo wanga kuva ku izima, ntiyareka rubanda bagenda. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nimuyore umurayi w’itanura, wuzuye ibiganza; Musa aze kuwujugunya mu kirere ari imbere ya Farawo. Uraza guhinduka urwavumba rutwarwe n’umuyaga hejuru y’igihugu cyose cya Misiri, utere abantu n’amatungo gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri, mu gihugu cyose cya Misiri.» Benda rero umurayi w’itanura, maze bahinguka imbere ya Farawo. Musa awujugunya hejuru, maze utera abantu n’inyamaswa gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri. Na ba bapfumu ntibashobora guhinguka imbere ya Musa ku mpamvu y’ibibyimba, kuko abo bapfumu bari buzuyeho ibibyimba nk’Abanyamisiri bandi. Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo; umubwire uti ’Uhoraho, Imana y’Abahebureyi, aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. Kuko ubu ngubu ho, ibyorezo byanjye byose ngiye kubiguteza, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe ku isi duhwanye. Iyo mbishaka, mba nararambuye ukuboko kwanjye, maze nkaguteza umuze, wowe n’abaturage bawe, ukaba wararimbutse ku isi. Nyamara dore icyatumye nkureka ukagumaho: ni ukugira ngo nkwereke ububasha bwanjye, maze bazasingize izina ryanjye ku isi hose. Niba rero ukomeje kuziga umuryango wanjye, ukawubuza kugenda, dore ejo kuri aya magingo nzagusha urubura rw’urucukirane, rutigeze rubaho mu Misiri kuva aho yaremewe kugeza ubu ngubu. None rero, ubu ngubu ohereza intumwa, bahungishe amatungo yawe, n’icyo ufite cyose ku gasozi; kuko abantu bose n’inyamaswa zose bizaba byagumye ku gasozi, ntibizabe byugamishijwe mu mazu, bizahondagurwa n’urubura, maze bipfe.’» Mu bagaragu ba Farawo, uwatinye ijambo ry’Uhoraho wese ahungishiriza mu mazu abagaragu be n’amatungo ye; naho abahinyuye ijambo ry’Uhoraho barekera abagaragu babo n’amatungo ku gasozi. Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, kugira ngo urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, ku bantu, no ku nyamaswa, no ku bimera byose mu mirima.» Musa atunga inkoni ye hejuru, maze Uhoraho arekura inkuba n’urubura, imirabyo iracicikana ku isi; nuko Uhoraho agusha urubura mu gihugu cya Misiri. Hagwa urubura ruvanze n’inkuba, urubura ruteye ubwoba, rutigeze rumera nk’urwo mu gihugu cya Misiri kuva aho cyitiwe igihugu. Mu gihugu cyose cya Misiri, urubura ruhondagura ibyari ku gasozi byose, kuva ku bantu kugera ku nyamaswa; urubura ruhondagura ibimera byose mu mirima, kuva ku byatsi kugeza ku biti. Ntihagira ahantu rutagwa, uretse mu gihugu cy Gosheni, aho Abayisraheli bari batuye. Farawo ahamagaza Musa na Aroni, maze arababwira ati «Ubu ngubu ho nemeye ko nacumuye; Uhoraho ni we uri mu kuri, naho jyewe n’igihugu cyanjye tukaba mu cyaha. Nimwinginge Uhoraho kugira ngo izo nkuba zikaze n’urubura bisigeho! Nzabareka mugende, mwekuguma hano ukundi.» Musa aramubwira ati «Ninsohoka mu mugi, ndatega amaboko ntakambire Uhoraho, maze inkuba zirorere kandi n’urubura rureke kugwa, kugira ngo umenye ko isi yose ari iy’Uhoraho. Nyamara wowe n’abagaragu bawe, nzi neza ko mutaragera aho gutinya Uhoraho Imana.» Ibiti byera ubudodo, n’ingano za bushoki bihinduka imirara. Koko rero za bushoki zari amahundo, n’ibiti byera ubudodo ari uruyange. Ariko ingano zindi n’inganogaju ntibyononekara, kuko byo byera bitinze. Musa ava kwa Farawo, asohoka mu mugi; atega amaboko atakambira Uhoraho, maze inkuba n’urubura birarorera, kandi imvura ntiyongera kwisuka ku isi. Farawo ngo abone ko imvura n’urubura n’inkuba bihosheje, akomeza gucumura; we n’ibyegera bye banga kuva ku izima. Umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyareka Abayisraheli bagenda, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, kuko ari jye wateye umutima we kutava ku izima, kimwe n’uw’ibyegera bye, kugira ngo mbone uko nkorera ibimenyetso byanjye muri bo rwagati. Bityo uzatekerereze umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe ukuntu nasumbirije Abanyamisiri, n’ukuntu nakoreye ibimenyetso iwabo, kugira ngo mumenye ko ari jyewe Uhoraho.» Musa na Aroni basanga Farawo, maze baramubwira bati «Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Uzanga kwiyoroshya imbere yanjye uzahereze hehe? Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga; niba kandi wanze kurekura umuryango wanjye ngo ugende, guhera ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe. Zizatwikira igihugu cyose, maze begushobora kubona ubutaka. Zizarya ibyari byararokotse, ibyo urubura rwagusigiye, zizarye ibiti byose bikurira mu mirima yanyu. Zizuzura mu mazu yawe, no mu mazu y’abagaragu bawe bose, no mu mazu y’Abanyamisiri bose; ibyo kandi ababyeyi bawe n’abakurambere bawe ntibigeze babibona kuva aho babereyeho ku isi kugera uyu munsi.» Musa arikubura, asiga Farawo aho ngaho. Abagaragu ba Farawo baramubwira bati «Uriya muntu azatubuza uburyo ahereze hehe? Reka abo bantu bagende, bajye gusenga Uhoraho Imana yabo. Mbese ntubona ubu ngubu ko Misiri imaze kuzahara?» Bahamagaza Musa na Aroni kwa Farawo, nuko arababwira ati «Ngaho nimugende, musenge Uhoraho Imana yanyu! Ati ariko se ni bande bagomba kujyayo?» Musa arasubiza ati «Tuzagenda hamwe n’abana n’abakambwe bacu, tuzagenda hamwe n’abahungu n’abakobwa bacu, hamwe n’intama zacu n’inka zacu; kuko kuri twe ari urugendo rugenewe kubaha Uhoraho.» Nuko Farawo arababwira ati «Uhoraho abane namwe, niba koko mbarekuye mukagenda hamwe n’abana banyu! Nyamara ariko murabyitondere, kuko mbona mufite imigambi mibi! Na ko ntibishoboka! Nihagende gusa mwebwe abagabo, maze musenge Uhoraho Imana yanyu, umva ko ari byo muharanira da!» Nuko babirukana mu maso ya Farawo. Uhoraho abwira Musa, ati «Ramburira ukuboko kwawe ku gihugu cya Misiri, kugira ngo inzige zaduke mu gihugu cya Misiri, zirye ibimera byose mu butaka, ibyo urubura rwari rwasize byose.» Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze uwo munsi wose n’ijoro ryose, Uhoraho ayobora hejuru y’igihugu umuyaga w’iburasirazuba; igitondo gitangaje, umuyaga w’iburasirazuba uba wazanye inzige. Inzige ziroha mu gihugu cyose cya Misiri, maze zizimagiza ubutaka bwose bwa Misiri. Zari nyinshi cyane, zirenze umubare utigeze uboneka kandi utazongera kuboneka ukundi. Zitwikira ubutaka bwose, kugeza aho butakigaragara. Ziyongobeza ibyatsi byo mu gihugu, n’imbuto zose ziri ku biti, izo urubura rwari rwarasize; maze ntihasigara ibabi na rimwe ku biti, cyangwa icyatsi na kimwe mu mirima y’igihugu cyose cya Misiri. Farawo yihutira guhamagaza Musa na Aroni, aravuga ati «Nacumuriye Uhoraho Imana yanyu, kandi namwe ndabahemukira. Nanone emera umbabarire icyaha cyanjye ubu ngubu bwonyine, maze wambaze Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo nibura ankize uru rupfu.» Musa asohoka kwa Farawo, maze yambaza Uhoraho. Nuko wa muyaga, Uhoraho awuhindura uw’iburengerazuba urahuhera cyane. Ukubura inzige, maze uziroha mu nyanja y’Urufunzo; ntihasigara uruzige na rumwe mu gihugu cyose cya Misiri. Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyareka Abayisraheli bagenda. Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, maze mu gihugu cyose cya Misiri hacure umwijima ubuditse, ku buryo umuntu yawukorakora.» Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku ijuru, maze hacura umwijima ubuditse mu gihugu cyose cya Misiri; umara iminsi itatu. Nta washoboraga kubona uwo bava inda imwe; ntihagira uva aho yari ari, muri iyo minsi itatu! Nyamara ahantu Abayisraheli bari batuye, wasangaga habona. Farawo ahamagaza Musa, aramubwira ati «Ngaho nimugende musenge Uhoraho! Icyakora intama zanyu n’inka zanyu byo bizasigare hano; naho abana banyu n’abagore banyu, bo mushobora kujyana.» Musa arasubiza ati «Ese ni wowe uzaduherayo ibyo gutamba, no gutwikira Uhoraho Imana yacu? Reka da! Tuzajyana n’amatungo yacu! Nta tungo na rimwe rizasigara ino, kuko ari yo tuzavanamo ibyo gutura Uhoraho Imana yacu, kandi ntitwamenya ibyo tuzatura Uhoraho tutaragera aho hantu!» Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, yanga kubarekura. Farawo aramubwira ati «Hoshi mva iruhande! Wirinde kongera kumpinguka imbere, kuko umunsi uzampinguka imbere, nzakwica!» Musa arasubiza ati «Urabivuze, sinzongera guhinguka imbere yawe!» Uhoraho abwira Musa, ati «Nshigaje koherereza Farawo na Misiri icyago kimwe gusa; hanyuma akabarekura mukava ino, ndetse ari byo akabirukana mukagenda burundu. Ubwire rubanda, buri mugabo asange umuturanyi we, na buri mugore asange mugenzi we baturanye, maze babasabe ibintu bya feza n’ibintu bya zahabu.» Nuko Uhoraho atera Abanyamisiri kubakira neza. Na Musa kandi ubwe yarebwagaho igihangange mu gihugu cya Misiri, mu bagaragu ba Farawo no muri rubanda. Musa aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Mu ijoro rishyira igicuku, nzambukiranya Misiri; maze icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri kizapfe, kuva ku mfura ya Farawo yari kuzamusimbura ku ngoma kugeza ku mfura yavutse ku muja upfukamye inyuma y’urusyo, no kugeza ku buriza bwose bw’amatungo. Mu gihugu cya Misiri hose hazacura imiborogo, batigeze bumva mbere kandi batazongera kumva ukundi. Nyamara mu Bayisraheli bose nta n’imbwa izamokera umuntu cyangwa inyamaswa, kugira ngo mumenyereho ko Uhoraho atandukanya Misiri na Israheli. Icyo gihe aba bagaragu bawe bazamanuka bansange, bampfukame imbere, banyinginge bati ’Sohoka ugende, wowe n’imbaga yose uyobora’. Hanyuma rero nzagende.» Nuko Musa asohoka kwa Farawo afite uburakari bwinshi. Uhoraho yungamo abwira Musa, ati «Farawo nta bwo azakumva, kugira ngo ibitangaza byanjye byigwize mu gihugu cya Misiri.» Musa na Aroni bari bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo, ariko Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze ntiyarekura Abayisraheli ngo bagende bave mu gihugu cye. Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri, ati «Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli, muti ’Ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo, bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo. Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. Ntimuzagire icyo murya cyazo ari kibisi cyangwa se cyatetswe mu mazi: byose bizabe byokeje gusa, ari umutwe, ari amaguru n’amara. Mugomba kuzaba mwarangije butaracya; kandi nihagira ibisaguka mu gitondo, muzabitwike. Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni mu ntoki; kandi muzarye mugira bwangu, kuko ari Pasika y’Uhoraho. Muri iryo joro, nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho! Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso, maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’» Uhoraho yungamo ati «Mu minsi irindwi, muzajya murya imigati idasembuye. Guhera ku munsi wa mbere, muzavane mu mazu yanyu icyitwa umusemburo cyose. Kandi nihagira urya umugati usembuye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi, uwo azaba aciwe muri Israheli. Ku munsi wa mbere muzagire ikoraniro ritagatifu, no ku munsi wa karindwi mugenze mutyo. Muri iyo minsi, nta murimo n’umwe bazakora, uretse gutegura ibyo kurya. Muzubahirize umunsi mukuru w’imigati idasembuye, kuko kuri uwo munsi nyine ari bwo navanye ingabo zanyu mu gihugu cya Misiri. Muzubahirize rero uwo munsi mukuru uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye. Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, muzajye murya imigati idasembuye kuzageza ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi nimugoroba. Mu minsi irindwi ntihazagire imisemburo iba mu mazu yanyu. Kandi nihagira urya umugati usembuye, uwo muntu azaba aciwe mu ikoraniro rya Israheli; yaba umusuhuke, yaba umwenegihugu. Ntimuzagire icyo murya na kinzinya kirimo umusemburo. Aho muzaba mutuye hose, muzajye murya imigati idasembuye.» Musa atumiza abakuru bose b’imiryango ya Israheli, maze arababwira ati «Nimugende mutoranye itungo, murebe irikwiranye n’ingo zanyu, maze mutambe Pasika. Muzende umushandiko w’icyuhagiro, mwinike mu maraso azaba ari ku ibesani; ayo maraso azaba ari ku ibesani muyasige ku mutambiko w’urugi no ku nkomanizo zombi. Naho mwebwe, ntihazagire umuntu urenga umuryango w’inzu ye, kugeza mu gitondo. Igihe Uhoraho azambukiranya Misiri kugira ngo ayoreke, azabona amaraso ku mutambiko w’umuryango no ku nkomanizo zawo zombi, maze Uhoraho atambuke uwo muryango, yegutuma Umunyacyorezo yinjira mu mazu yanyu ngo abarimbure. Ibyo maze kubabwira ni itegeko muzakurikiza, wowe n’abana bawe, iteka ryose. Igihe rero muzaba mwarinjiye mu gihugu Uhoraho azabaha nk’uko yabivuze mbere, muzubahirize uwo muhango. Abana banyu nibababaza ngo: Uwo muhango mukoze uvuga iki? muzabasubize muti ’Ni igitambo cya Pasika dutuye Uhoraho; kuko yahise imbere y’ingo z’Abayisraheli igihe bari mu Misiri, akica Abanyamisiri, nyamara akarokora ingo zacu.’» Nuko imbaga irapfukama, barasenga. Hanyuma Abayisraheli barataha, maze ibyo Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni, byose babigenza uko yabibabwiye. Igicuku rero kinishye, Uhoraho yica icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku mfura ya Farawo yari kumusimbura ku ngoma kugeza ku mfura y’umunyururu uri mu buroko, no ku buriza bwose bw’amatungo. Muri iryo joro, Farawo arabyuka kimwe n’abagaragu be bose n’Abanyamisiri bose; maze mu Misiri hose hacura imiborogo, kuko nta rugo na rumwe rutari rufite intumbi. Nuko Farawo ahamagaza Musa na Aroni nijoro, arababwira ati «Nimuhaguruke mugende, mumvire mu gihugu, mwebwe n’Abayisraheli banyu, mujye gutura ibitambo Uhoraho nk’uko mwabishakaga. Mushorere kandi n’amatungo yanyu, amagufi n’amaremare, nk’uko mwabisabye, maze mugende! Ariko nanjye munsabire umugisha.» Abanyamisiri bashushubikanya Abayisraheli ngo babavire mu gihugu ako kanya. Koko rero baravugaga bati «Twese tugiye gupfira gushira!» Imbaga y’Abayisraheli ihagurukana icyanga cy’imigati kitaratangira gututumba; ibyibo babipfunyika mu bishura byabo, maze babiterera ku ntugu. Abayisraheli bari bagenjeje uko Musa yari yababwiye: bari batiye Abanyamisiri ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, n’imyambaro, kuko Uhoraho yari yatumye Abanyamisiri borohera imbaga ye, maze babemerera ibyo babasabaga. Nuko basahura batyo Abanyamisiri! Abayisraheli bahaguruka i Ramusesi berekeza i Sukoti; bagenda ari abagabo nk’ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abagore n’abana. Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka. Icyanga cy’imigati bari bavanye mu Misiri baracyotsa, kivamo udusheshe tw’imigati idasembuye, kuko cyari kitaraganya gututumba igihe birukanwaga mu Misiri hutihuti. Bagiye ubudatindiganya, ndetse badateguye n’impamba. Abayisraheli bamaze imyaka magana ane na mirongo itatu mu Misiri. Iyo myaka yose imaze gushira, kuri uwo munsi nyine, imbaga y’Uhoraho yose isohoka mu gihugu cya Misiri. Ryabaye ijoro ryo gutaramira Uhoraho igihe abavanye mu Misiri. Kuva ubwo, iryo joro nyine Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Dore amabwiriza yerekeye Pasika: Nta munyamahanga uzayiryaho. Umucakara wese uzaba yaraguzwe ifeza, uzabanze umugenye, maze abone kuyiryaho. Naho umushyitsi n’umucanshuro, bo ntibazayiryeho. Muzayirire mu nzu nyirizina. Ntihazagire inyama zayo musohokana hanze, kandi ntihazagire igufwa ryayo muvuna. Imbaga yose ya Israheli izahimbaze Pasika. Nihagira umusuhuke ucumbitse iwawe, agashaka na we guhimbaza Pasika yo gusingiza Uhoraho, bizaba ngombwa ko uwitwa umuhungu wese umukomokaho abanza kugenywa; hanyuma azemererwe kuyihimbaza, kuko noneho azaba abaye nk’umwenegihugu. Ariko nta n’umwe uzayiryaho atabanje kugenywa. Itegeko rero rizaba rimwe ku muturage no ku musuhuke uzaba abatuyemo.» Abayisraheli bose bakora uko Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni; babigenza batyo. Nuko kuri uwo munsi nyine, Uhoraho avana Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, akurikije imitwe baremye. Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati «Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.» Musa abwira rubanda, ati «Muzajye mwibuka wa munsi mwaviriyeho mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, kuko Uhoraho yabakuyeyo abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ntimuzarye imigati isembuye kuri uyu munsi, kuko musohotse ubu ngubu mu kwezi kw’Amahundo. Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abahiti, n’Abahemori, n’Abahivi, n’Abayebuzi, ari na cyo yarahiriye abakurambere bawe ko azakiguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, uzakore uyu muhango muri uku kwezi nyine. Uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye; maze ku munsi wa karindwi hazabe umunsi mukuru wo gusingiza Uhoraho. Bazamara iminsi irindwi barya imigati idasembuye. Ntihazagire umugati usembuye uboneka iwawe, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe mu gihugu cyawe cyose. Kuri uwo munsi uzasobanurire umwana wawe, uti ’Tugenza dutyo twibuka ibyiza Uhoraho yatugiriye igihe adukuye mu Misiri.’ Uhoraho yagukuye mu Misiri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ngicyo ikizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa urwibutso ruri hagati y’amaso, kugira ngo itegeko ry’Uhoraho rihame mu kanwa kawe. Uzubahirize iryo tegeko igihe cyaryo kigeze, uko imyaka igenda isimburana. Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, maze akakikwegurira nk’uko yabikurahiye ubwawe n’abakurambere bawe, uzature Uhoraho ikivutse uburiza cyose ku mugore, n’ikivutse uburiza cyose ku matungo uzaba ufite: uburiza bwose bw’igitsinagabo bugenewe Uhoraho. Icyakora uburiza bwose bw’indogobe, uzabucunguze isekurume y’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. N’umuhungu wese w’imfura mu bana bawe, na we uzamucunguze itungo. Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Koko rero, Farawo yari yanze kuturekura ngo tugende, maze Uhoraho yica ibyavutse uburiza byose mu gihugu cya Misiri, kuva ku mfura y’umuntu kugeza ku buriza bw’amatungo. Ngiyo impamvu ituma ntura Uhoraho igitambo cy’ibivutse uburiza byose by’igitsinagabo, ariko ngacungura imfura yose mu bahungu banjye.’ Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.» Farawo amaze kurekura imbaga y’Abayisraheli ngo bigendere, Imana ntiyabanyujije mu nzira iboneza mu gihugu cy’Abafilisiti, n’ubwo ari yo yari iy’ubusamo; kuko Imana yibwiraga iti «Hato iyi mbaga itazisubiraho ku mpamvu yo gutinya imirwano, maze bakisubirira mu Misiri!» Imana rero inyuza rubanda mu nzira iziguye, ahagana mu butayu bwegereye Inyanja y’Urufunzo. Abayisraheli bimutse mu gihugu cya Misiri bigabanyijemo imitwe. Musa yimukana amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu uwo yari yarabisabye Abayisraheli, akabarahiza ababwira ati «Imana ntizabura kubatabara; icyo gihe muzave muri iki gihugu mujyanye n’amagufwa yanjye!» Bahaguruka rero i Sukoti, baca ingando ahitwa Etamu, ku musezero w’ubutayu. Uhoraho ubwe yabagendaga imbere: ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu kugira ngo abayobore inzira, nijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire; bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro. Inkingi y’agacu ntiyaburaga na rimwe kujya rubanda imbere ku manywa, n’inkingi y’umuriro ikabagenda imbere nijoro. Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Abayisraheli bahindure icyerekezo, maze bagaruke bace ingando ahateganye na Pi‐Hahiroti, hagati y’i Migidoli n’Inyanja. Hafi y’i Behali‐Sefoni, ahateganye n’aho hantu, ku nkombe y’Inyanja, ni ho bazaca ingando. Maze Farawo azabone ubwigamba ku Bayisraheli ngo: Dore bayobagurikiye mu gihugu, ubutayu bwabazitiye! Ubwo nzatera umutima wa Farawo kunangira, maze azabakurikirane. Nyamara nzagaragaza ikuzo ryanjye, nkorere ishyano Farawo n’ingabo ze zose, maze Abanyamisiri bazamenyereho ko ari jyewe Uhoraho.» Nuko Abayisraheli babigenza batyo. Umwami wa Misiri aza kumenya ko umuryango w’Abayisraheli wacitse. Ubwo ngubwo umutima wa Farawo n’uw’abagaragu be urabirinduka; maze baravuga bati «Byagenze bite rwose kugira ngo tureke Abayisraheli bagenda, bekuzadukorera ukundi?» Nuko Farawo azirikisha amafarasi ku igare rye, akoranya n’ingabo ze, baragenda. Yajyanye amagare magana atandatu y’indobanure, n’amagare yose ya Misiri, hamwe n’abagabo bita kuri buri gare. Nuko Uhoraho atera umutima wa Farawo umwami wa Misiri kunangira, maze yiruka ku Bayisraheli, kuri abo Bayisraheli nyine bari basohotse bishimiye kwigenga. Abanyamisiri rero babirukaho, maze babashyikirira aho baciye ingando iruhande rw’Inyanja: amafarasi yose akurura amagare ya Farawo, n’abarwanira ku mafarasi, hamwe n’izindi ngabo ze, babashyikirira hafi y’i Pi‐Hahiroti, hateganye na Behali‐Sefoni. Kubera ko Farawo yari amaze kubasatira, Abayisraheli bakebutse, babona Abanyamisiri baje babateye! Nuko Abayisraheli bakuka umutima bitavugwa, baganyira Uhoraho. Babwira Musa, bati «Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu? Watugenjeje ute kugira ngo utuvane mu Misiri? Nta bwo twari twarakubwiriye mu Misiri tuti ’Tureke tube abagaragu b’Abanyamisiri, kuko ikiruta ari uko twaba abagaragu b’Abanyamisiri, aho kugwa mu butayu?’» Musa rero abwira rubanda, ati «Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi. Uhoraho ubwe ni we uri burwane mu kigwi cyanyu, naho mwebwe mwigaramiye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Igituma ukabya kuntakambira ni iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.» Umumalayika w’Imana wari urangaje imbere y’ingabo z’Abayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijoro ryose. Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye. Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!» Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo!» Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye, atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati «Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja! Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba. Ni we wankijije! Ni we Mana yanjye, reka musingize, ni we Imana ya data, reka mushimagize. Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho! Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja, abanyamafarasi be b’imena bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo. Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira, barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye! Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha, indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi; urimbura abanzi bawe ubigiranye ubuhangange butangaje, maze uburakari bwawe bukaze bukabatwika nk’ibyatsi byumye. Wahumekeye mu mazuru yawe, maze amazi arakorana, imivumba ihagarara nk’ikirundo, imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina. Umwanzi yari yibwiye ati «Ndabirukaho mbafate, ndigabanya iminyago, maze inda yanjye iyihage; ndakura inkota, maze ukuboko kwanjye kubatsembe.» Wabyukije umuyaga wawe, maze inyanja irabatwikira, barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi! Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe? Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane? Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje? Ugakora ibintu bihebuje? Warambuye indyo yawe, isi irabamira. Wabaye indahemuka, uyobora imbaga wironkeye, ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu. Amahanga yarabyumvise ahinda umushyitsi, Abafilisiti barakangarana, Abatware ba Edomu bakuka umutima, ibikomangoma bya Mowabu biradagadwa, abaturage bose b’i Kanahani babura iyo bakwirwa. Ubukangarane n’ubuhahamuke birabataha, ubuhangange bw’ukuboko kwawe, Uhoraho, bwatumye bajunjama nk’ibuye, baraceceka igihe imbaga yawe iriho itambuka, igihe imbaga wironkeye iriho itambuka. Abawe uzabijyanira, maze ubatuze ku musozi wagize ubukonde bwawe, ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho, mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani. Uhoraho ni Umwami ingoma ibihumbi!» Amafarasi ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abayarwaniraho binjiye mu nyanja, maze amazi y’inyanja Uhoraho ayabagarura hejuru, naho Abayisraheli bo bigendera ahumutse mu nyanja nyirizina. Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ingoma mu ntoki, maze abagore bose bamukurikira bavuza utugoma kandi babyina. Miriyamu abaterera, agira ati «Nimuririmbe Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!» Musa ahagurutsa Abayisraheli ku Nyanja y’Urufunzo, bagenda berekeje mu butayu bwa Shuru. Bamara iminsi itatu bagenda muri ubwo butayu, batabona amazi. Bagera i Mara, ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga: ni na cyo cyatumye aho hantu bahita Mara. Nuko rubanda bitotombera Musa, bati «Turanywa iki?» Musa atakambira Uhoraho, maze Uhoraho amurangira igiti cy’ubwoko atari azi. Musa ngo akijugunye muri ayo mazi, amazi ahita aryoha. Aho ngaho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n’imigenzo bazajya bakurikiza; ni na ho Uhoraho yabageragereje. Hanyuma aravuga ati «Niwumva neza ibyo Uhoraho Imana yawe akubwira, ugakora ibitunganye mu maso ye, ugatega amatwi amategeko ye kandi ugakurikiza amateka ye yose, nta bwo nzaguteza icyago na kimwe mu byo nateje Abanyamisiri; kuko ari jye Uhoraho ugukiza.» Amaherezo bagera ahitwa Elimu: hari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti mirongo irindwi by’imikindo. Nuko baca ingando aho ngaho iruhande rw’amazi. Bahaguruka Elimu, maze imbaga yose y’Abayisraheli itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri. Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!» Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.» Musa na Aroni babwira Abayisraheli bose, bati «Iki kigoroba muraza kumenya ko Uhoraho ari we wabavanye mu gihugu cya Misiri; kandi mu gitondo muzabona ikuzo ry’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu mwitotombera Uhoraho. Twebwe se turi iki ngo mutwijujutire?» Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.» Musa abwira Aroni, ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ’Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’» Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu. Uhoraho abwira Musa, ati «Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’» Ngo bugorobe, haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. Abayisraheli baritegereza, maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «Iki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati «Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. Dore icyo Uhoraho yategetse: Buri muntu atoragure ibihwanye n’ibyo abashije kurya; mutoragure omeru imwe kuri buri muntu, bikurikije umubare w’abantu bo mu ihema rye.» Abayisraheli babigenza batyo. Baratoragura: bamwe byinshi, abandi bike. Hanyuma bagapimisha omeru; uwabaga yatoraguye byinshi ntagire na busa arenzaho, kandi n’uwabaga yatoraguye bike ntatubirwe na busa: mbese buri muntu yatoraguraga ibyo yari abashije kurya. Musa arababwira ati «Ntihazagire ugira icyo araza!» Nyamara bamwe ntibumvira Musa, bagira ibyo babika kugeza mu gitondo; ariko hazamo inyo, biranuka. Nuko Musa arabarakarira. Kuva ubwo, buri gitondo bakajya batoragura ibihwanye n’ibyo buri muntu abashije kurya; izuba ryava, ibisigaye bigashonga. Ku munsi wa gatandatu batoraguraga ibyo kurya bihwanye n’incuro ebyiri, omeru ebyiri kuri buri muntu. Abakuru b’imbaga bose baza kubimenyesha Musa. Arabasubiza ati «Ibyo ni byo Uhoraho yavuze. Ejo ni umunsi w’ikiruhuko, isabato y’Uhoraho: nimuteke ibyo mufite guteka, mushyushye mu mazi ibyo mufite byo gushyushya mu mazi, maze ibisagutse mubizigamire umunsi ukurikiyeho.» Babizigamira umunsi ukurikiyeho nk’uko Musa yari yabitegetse. Nyamara byo ntibyagaga, kandi ntibyagwa inyo. Musa aravuga ati «Nimubirye uyu munsi wa none, kuko none ari isabato y’Uhoraho; uyu munsi ntimwabibona ku gasozi. Mujye mubitoragura mu minsi itandatu; naho umunsi wa karindwi, ni ikiruhuko, ntibizajya biboneka.» Nyamara ku munsi wa karindwi, abantu bamwe bajya kubitoragura, ariko ntibagira icyo babona. Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Muzahereza hehe kwanga gukurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye? Umva, kubera ko Uhoraho yabahaye isabato, ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha n’ifunguro ry’iminsi ibiri. Nimugume rero iwanyu, ntihakagire umuntu uva ahantu ari ku munsi wa karindwi.» Nuko rubanda bakajya baruhuka ku munsi wa karindwi. Inzu ya Israheli ibyita izina rya manu. Byari bimeze nk’utubuto twa koriyanderi, bikererana kandi bikaryoha nk’agasheshe k’umugati gakoreshejwe ubuki. Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho ategetse: Nimwuzuze izo manu mu kabindi, mukabike neza kugira ngo urubyaro rwanyu ruzarebe umugati nabagaburiye mu butayu, igihe mbavanye mu gihugu cya Misiri.» Musa abwira Aroni, ati «Wende urwabya, usukemo manu ingana na omeru imwe, maze urutereke imbere y’Uhoraho, kugira ngo ubizigamire urubyaro rwanyu.» Uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, Aroni atereka ka kabindi imbere y’Imana, mu ihema ryayo ritagatifu, kugira ngo bibikwe. Abayisraheli batunzwe na manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe; bariye manu kugeza igihe bagereye ku mipaka y’igihugu cya Kanahani. Omeru ni igipimo gihwanye na kimwe cya cumi cy’igipimo bita efa. Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka mu butayu bwa Sini, ngo bakomeze urugendo rwabo uko Uhoraho yabishakaga. Bageze i Refidimu bahaca ingando, ariko ntibahabona amazi yo kunywa. Nuko rubanda batera amahane kuri Musa, bakamubwira bati «Duhe amazi yo kunywa!» Musa arabasubiza ati «Kuki munteraho amahane? Igituma mugerageza Uhoraho ni iki?» Nuko imbaga yose yicirwa n’inyota mu butayu, rubanda bitotombera Musa, bavuga bati «Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» Musa atakambira Uhoraho avuga ati «Iyi mbaga ndayigenza nte? Ni akanya gato bakanyicisha amabuye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe.» Musa rero abigenza atyo, mu maso y’abakuru b’imiryango ya Israheli. Aho hantu ahita izina rya Massa na Meriba, (ari byo kuvuga Kigeragezo na Rwiyenzo), ku mpamvu y’urwiyenzo Abayisraheli bari bamushatseho, no kubera ko bari bagerageje Uhoraho, bavuga ngo: Mbese Uhoraho aturimo, cyangwa se si byo? Nuko igitero cy’Abamaleki kiraza, maze kirwanya Israheli i Refidimu. Ni bwo Musa abwiye Yozuwe, ati «Dutoranyirize intwari, maze ujye kurwanya Abamaleki; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi, mfite inkoni y’Imana mu kiganza cyanjye.» Yozuwe agenza uko Musa yari yamubwiye. Arwana n’Abamaleki; naho Musa na Aroni na Huru bazamuka mu mpinga y’agasozi. Iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisraheli baraganzaga; naho yaba amanuye amaboko, Abamaleki bakaganza. Hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe, kugeza igihe izuba rirenga. Nuko Yozuwe amarira ku bugi bw’inkota Amaleki n’ingabo ze. Uhoraho abwira Musa, ati «Andika ibyo ngibyo mu gitabo, bizabe urwibutso, kandi umenyeshe Yozuwe ko nzasibanganya burundu Abamaleki mu nsi y’ijuru, ku buryo batazongera kubibuka!» Musa yubaka urutambiro, arwita ‘Uhoraho‐ibendera‐ryanjye.’ Nuko aravuga ati «Ubwo Amaleki yamanitse ukuboko irwanya ijabiro ry’Uhoraho, Uhoraho na Amaleki bazagirana inzigo ingoma ibihumbi!» Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani, sebukwe wa Musa, aza kumenya ibyo Imana yagiriye Musa na Israheli umuryango wayo, amenya ukuntu Uhoraho yavanye Israheli mu Misiri. Yetero, sebukwe wa Musa, ajyana Sipora umugore wa Musa (kuko Musa yari yaramwohereje iwabo), ajyana kandi n’abahungu ba Sipora. Umwe yitwaga Gerishomu (ari byo kuvuga Musuhuke) kuko Musa yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga»; undi akitwa Eliyezeri (ari byo kuvuga Hakizimana yanjye) kuko Musa yavugaga ati «Imana ya data yarantabaye, maze inkiza inkota ya Farawo.» Yetero, sebukwe wa Musa, hamwe n’abahungu ba Musa n’umugore we, baza bamusanga aho yari acumbitse mu butayu ku musozi w’Imana. Atuma kuri Musa, ati «Ni jyewe Yetero sobukwe; nje ngusanga ndi kumwe n’umugore wawe n’abahungu be bombi bamuherekeje.» Musa ajya gusanganira sebukwe. Amugeze imbere, arapfukama, aramuhobera. Bamaze kuramukanya, binjira mu ihema. Nuko Musa atekerereza sebukwe ibyo Uhoraho yakoreye Farawo na Misiri byose ku mpamvu ya Israheli, amubwira n’amagorwa yose bari bagiriye mu nzira, n’ukuntu Uhoraho yayabakijije. Yetero yishimira ibyiza byose Uhoraho yari yaragiriye Abayisraheli igihe abakijije ikiganza cy’Abanyamisiri. Nuko Yetero aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wabakijije Abanyamisiri na Farawo, maze imbaga akayikiza ubucakara bw’Abanyamisiri! Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.» Nuko Yetero, sebukwe wa Musa, atura igitambo gitwikwa, n’ibindi bitambo bigenewe Imana. Aroni n’abakuru bose b’imiryango ya Israheli baza kwifatanya na sebukwe wa Musa basangirira imbere y’Imana izo nyama z’ibitambo. Bukeye Musa yicara mu nteko ngo acire rubanda imanza. Rubanda rero bakirirwa bahagaze imbere ya Musa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Sebukwe wa Musa ngo abone ibyo yakoreraga rubanda, aravuga ati «Mbese ibyo ni iki ugirira bariya bantu? Ni iki gituma uca imanza wenyine, maze rubanda bose bakirirwa baguhagaze imbere kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?» Musa asubiza sebukwe, ati «Ni uko rubanda bansanga kugira ngo basiganuze Imana. Iyo bafite icyo bapfa, baransanga, nkabakiranura; hanyuma nkabamenyesha amabwiriza y’Imana n’amategeko yayo.» Sebukwe wa Musa aramusubiza ati «Uko ugenza uko, nta bwo ari byiza! Bizagera aho bikurembye, binanize n’iyi mbaga muri kumwe. Uwo murimo uzakuvuna; nta bwo ushobora kuwurangiza wenyine. Noneho umva nkubwire! Ngiye kukugira inama, maze Imana ibe kumwe nawe. Wowe ujye uhagararira rubanda imbere y’Imana, abe ari wowe ugeza imanza zabo ku Mana, ubatoze amabwiriza n’amategeko, kandi ubamenyeshe inzira bagomba kunyuramo, hamwe n’ibyo bagomba gukora. Ahasigaye, utoranye muri rubanda rwose abantu b’inyangamugayo kandi batinya Imana, abantu b’intabera kandi batikanyiza; maze ubagire abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu cumi. Bajye bacira rubanda imanza zisanzwe; imanza zikomeye bajye bazikuzanira, naho bo bace imanza zoroheje. Bityo ugabanye umuzigo wawe, mufatanye kuwikorera. Nukora utyo, uzashobora kurangiza icyo Imana igushakaho, kandi iyi mbaga izashobore gusubira imuhira amahoro.» Musa yumvira sebukwe, maze akora ibyo yari yavuze byose. Musa atoranya muri Israheli yose abantu b’inyangamugayo, maze abashyiraho ngo babe abatware ba rubanda: abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu icumi. Bagacira rubanda imanza zisanzwe; bagashyira Musa imanza zose ziruhije, naho bo bagaca imanza zose zoroheje. Nuko Musa asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo. Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine, bagera mu butayu bwa Sinayi. Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi. Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi, avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli, uti ’Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza. None rero nimwumva ibyo mbabwira, mukubahiriza Isezerano ryanjye, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye; ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.» Musa araza, akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse. Imbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe, iti «Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza!» Nuko Musa ashyira Uhoraho igisubizo cy’imbaga. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga. Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo. Bazabe biteguye ku munsi wa gatatu, kuko ku munsi wa gatatu nyine ari bwo Uhoraho azamanukira ku musozi wa Sinayi imbaga yose ibyirebera. Uzashingire rubanda urubibi batazarenga, ubabwire uti ‘Mwirinde kuzamuka ku musozi, ndetse no kwegera uru rubibi’. Umuntu wese uzakandagira ku musozi, azicwa: ntihazagire umukoraho, ahubwo bazamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi: ryaba itungo cyangwa umuntu, ntibikabeho. Ihembe nirivuga, abantu bamwe bazazamuke ku musozi.» Nuko Musa amanuka umusozi asanga imbaga. Atunganya imbaga; bamesa imyambaro yabo. Hanyuma abwira imbaga, ati «Mwitegure mu minsi itatu; ntimwegere abagore banyu.» Ku munsi wa gatatu, bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana, maze bahagarara mu nsi y’umusozi. Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka: Musa yaravugaga, maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba. Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi. Uhoraho abwira Musa, ati «Manuka, wihanangirize rubanda, bamenye ntibarenge urubibi bashaka kureba Uhoraho, hato badapfamo benshi. Ndetse n’abaherezabitambo basanzwe begera Uhoraho, na bo bagomba kubanza kwitunganya, hato Uhoraho atabacurangura.» Musa abwira Uhoraho, ati «Rubanda ntibari bushobore kuzamuka ku musozi wa Sinayi, kuko watwihanangirije uvuga uti ‘Shinga urubibi uzengurutse umusozi, maze uwegurire Uhoraho.’» Nuko Uhoraho aramusubiza ati «Ngaho manuka, hanyuma uze kuzamukana na Aroni; nyamara, ari abaherezabitambo ari na rubanda, ntibarenge umupaka ngo bazamuke bagana Uhoraho, hato atabacurangura!» Musa rero amanuka asanga rubanda, maze arababwira...... Nuko Imana ivuga aya magambo yose, iti «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira. Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ntuzice umuntu. Ntuzasambane. Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu. Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe. Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.» Icyo gihe, imbaga yose yumvaga inkuba n’imyoromo y’impanda, bakabona ibishashi by’umuriro n’umusozi ucucumuka umwotsi; uko babyitegereza bagahinda umushyitsi, maze bagahagarara ahitaruye. Babwira Musa, bati «Utwibwirire wowe, tuzumva; naho Imana ntituvugishe, hato bitatuviramo gupfa!» Musa asubiza imbaga, ati «Mwigira ubwoba! kuko Imana yazanywe no kugira ngo ibagerageze, maze muhore muyitinya kandi mwekuzacumura.» Nuko Imbaga iguma ahitaruye, naho Musa yegera umwijima ubuditse, aho Imana yari iri. Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ‘Mwiboneye ubwanyu ko nabavugishije nturuka mu ijuru. Ntimuzangenzereze nk’imana icuzwe muri feza cyangwa se muri zahabu; muramenye ntimuzihimbire ibintu nk’ibyo. Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha. Niba unyubakiye urutambiro rw’amabuye, ntuzarwubakishe amabuye abajwe, kuko kuyabajisha umutwero — byaba kuyaka ubusugi bwayo. Ntuzazamukire ku madarajya ujya ku rutambiro rwanjye, kugira ngo batabona ko nta cyo wambariyeho. Dore amategeko uzabasobanurira: Nugura umucakara w’Umuhebureyi, azagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi azigendere yigenge, atagize icyo yishyura. Niba yaraje iwawe ari wenyine, azigendera wenyine; niba yari afite umugore, uwo mugore bazajyana. Naho niba ari shebuja wamuhaye umugore, bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, umugore n’abana be bazaba aba shebuja, naho we yigendere wenyine. Niba umucakara avuze ati «Nkunze databuja, n’umugore wanjye, n’abana banjye, sinshaka kugira ubwigenge», ubwo ngubwo shebuja azabimurahiza imbere y’Imana; nuko amujyane iruhande rw’umuryango cyangwa ku nkomanizo zawo, hanyuma shebuja azatoboze ugutwi kwe uruhindu, maze amukorere gicakara burundu. Igihe umuntu azaba yaraguze umukobwa we ngo abe umuja, nta bwo azigendera nk’abacakara b’abagabo. Nadashimisha shebuja wari waramwigeneye, shebuja ashobora kumugurisha. Nyamara ntazashobora kumugurisha ku munyamahanga, kuko byaba ari ukumuhemukira. Niba yaramugeneye umuhungu we, azamugenzereza nk’uko bagenzereza abakobwa bashyingirwa. Niba yishakiye undi mugore, nta cyo azagerura ku byo yahaga uwa mbere: ari ibiryo, ari imyambaro, ari n’ibihe byo kuryamana. Niba kandi atamugiriye ibyo ngibyo uko ari bitatu, umuja azashobora kwigendera nta ncungu, atagize icyo yishyura. Umuntu wese uzakubita undi akamwica, na we bazamwice. Ariko niba atari yamwubikiye, maze Imana ikamugusha gitumo mu maboko ye, nzakwereka ahantu azashobora guhungira. Naho umuntu nahigira mugenzi we, akamwica amwubikiye, uzamuhubuze ndetse no ku rutambiro rwanjye kugira ngo bamwice. Umuntu uzakubita se cyangwa nyina agomba kwicwa. Nihagira ushimuta umuntu akamutwara kugira ngo amucuruze, uwo nguwo agomba kwicwa, yaba amaze kumugurisha cyangwa bamumugobotoye mu maboko. Uzatuka se cyangwa nyina, agomba kwicwa. Abantu nibarwana, maze umwe agatera undi ibuye cyangwa akamukubita ikofe, ariko ntamwice, ahubwo akamukomeretsa ku buryo agomba kuryama, uwamukubise azababarirwa icyaha niba nyir’ugukomereka ageze aho akabasha kubyuka no gusohoka, kabone n’aho yaba agendera ku kibando. Gusa, uwamukubise azamuriha iminsi yose yamaze atikorera, kandi agomba kumuvuza kugeza igihe akiriye. Umuntu nakubita inkoni umugaragu we cyangwa umuja we, maze bagapfira mu maboko ye, bazahorerwa; ariko niba babayeho umunsi umwe cyangwa ibiri, ntibazahorerwa, kuko bari basanzwe ari abo yiguriye ku mari ye. Abantu nibarwana, maze bagahutaza umugore utwite, ariko umwana akavuka nta ngorane zindi, bazatanga indishyi y’akababaro isabwe n’umugabo w’uwo mugore, bayitange bakurikije ibyemejwe n’ababakiranura. Naho rero uwo mugore niba bimugendekeye nabi, ubugingo buzishyurwe ubugingo, ijisho ryishyurwe ijisho, iryinyo ryishyurwe iryinyo, ikiganza cyishyurwe ikiganza, ikirenge cyishyurwe ikirenge, ubushye bwishyurwe ubushye, ubukoboke bwishyurwe ubukoboke, uruguma rwishyurwe uruguma. Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamumena ijisho, azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’ijisho ryabo; nakubita umugaragu we cyangwa umuja we, akamukura iryinyo, na bwo azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’iryinyo ryabo. Inka nitera ihembe umugabo cyangwa umugore, bagapfa, iyo nka izicishwa amabuye, kandi ntibazarye inyama zayo; nyamara nyirayo azaba ari umwere. Ariko niba inka yari isanzwe yica, maze nyirayo aho abimenyeye ntajye ayigendaho, maze ikica umugabo cyangwa umugore, ikabahwanya, izicishwe amabuye, kandi nyirayo na we azicwe. Niba nyirayo bamuciye gutanga incungu y’amagara ye, agomba gutanga ibyo bazamuca byose. Inka niyica umuhungu cyangwa umukobwa, nyirayo bazamugenzereza ibihuje n’iryo tegeko. Inka niyica umucakara cyangwa umuja, bazishyura shebuja amasikeli mirongo itatu y’ifeza, hanyuma iyo nka yicishwe amabuye. Umuntu nasiga iriba rirangaye, cyangwa agafukura iriba ntaripfundikire, hanyuma inka cyangwa indogobe ikarigwamo, nyir’iriba azatanga indishyi: azariha nyir’itungo igiciro cya feza gihwanye n’iryo tungo, maze we asigarane ibyapfa byaryo. Inka y’umuntu nitera ihembe inka y’undi ikayihwanya, ba nyirazo bazagurishe inka isigaye ari nzima, bigabanye ikiguzi cyayo; bagabane kandi n’inka yapfuye. Niba byari bizwi ko iyo nka yari isanzwe yica, maze nyirayo ntayigendeho, azatanga indishyi, inka yishyurwe indi, we asigarane ya nka yapfuye. Umuntu niyiba inka cyangwa intama, maze akayibaga cyangwa akayigurisha, azariha inka eshanu zihwane n’iyo nka, n’intama enye zihwane n’iyo ntama. Umujura nafatirwa mu cyuho nijoro, bakamukubita agapfa, nta we uzabazwa amaraso ye; nyamara niba afashwe yiba ku manywa y’ihangu, bazabazwa amaraso ye. Uwo mujura agomba kuriha ibyo yibye; niba ari nta cyo atunze, azagurishwe ubwe, kugira ngo arihe ibyo yibye. Itungo azaba yibye, — ari inka, ari indogobe cyangwa intama —, narifatanwa rikiri rizima, azaririha incuro ebyiri. Umuntu nareka amatungo ye akajya kona imyaka cyangwa imizabibu y’undi, ntayakuremo, azariha ibyangijwe, atange ibivuye mu murima we uruta iyindi cyangwa ibivuye mu muzabibu we uruta iyindi afite. Umuntu nacana umuriro, ukagurumana, ugakwira mu bihuru by’amahwa, maze ugatwika imirara y’ingano, cyangwa ingano zigihagaze mu murima, uzaba yacanye iyo nkongi azatanga indishyi y’ibyo yangije. Umuntu nabitsa undi imari ye, yaba ifeza cyangwa ibindi bintu, maze bikibirwa mu nzu y’ubibitse, umujura nafatwa azabiriha incuro ebyiri. Niba umujura atabonetse, nyir’ukubitswa azajya kurahirira imbere y’Imana, kugira ngo rubanda bamenye ko atari we wibye ibintu bya mugenzi we. Impaka zose zerekeye inka, indogobe, intama, cyangwa umwambaro byibwe, cyangwa se ikintu cyose cyazimiye, ku buryo bavuga ngo «Ni naka wabigize», ababurana bombi bazajyane urubanza rwabo imbere y’Imana; uwo Imana izaba yerekanye ko atsinzwe, azariha mugenzi we incuro ebyiri. Umuntu naragiza mugenzi we inka, intama, cyangwa irindi tungo, iryo tungo rigapfa cyangwa rikavunika, cyangwa se rikanyagwa ntawabibonye, uwo muturanyi azarahirira imbere y’Uhoraho ko atibye itungo ry’undi. Nyir’itungo azabyemere kubera iyo ndahiro, maze undi yegutanga indishyi. Ariko itungo niryibirwa iwe, azaririha nyiraryo. Niba itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa, azagaragaze icyemezo cyabyo, maze yekuzariha itungo ryatanyaguwe. Umuntu natira undi itungo, hanyuma rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo atahibereye, azagomba kuririha. Niba ibyo bibaye nyirayo ahibereye, nyir’ukuritira ntagomba kuririha; niba itungo ryakodeshejwe, nyir’ukurikodesha azatange gusa igiciro cy’ubukodeshe. Umuntu nagusha mu bishuko umukobwa utarasabwa, maze akaryamana na we, azagomba gutanga inkwano kugira ngo abe umugore we. Niba se yanze kumumushyingira, uwo mugabo azishyure ifeza zihwanye n’inkwano basanzwe baka ku bakobwa. Uwitwa umupfumukazi wese uzamurwanye, yoye gukomeza kubaho. Umuntu wese ufashwe asambana n’inyamaswa, agomba kwicwa. Uzatura ibitambo izindi mana, uretse Uhoraho wenyine, azavumirwe kurimbuka. Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi. Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba: ntuzamushakeho urwunguko. Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga; kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi, n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe. Ntuzatuke Imana, kandi ntuzatuke umuntu wese ufite ubutegetsi mu gihugu. Uzaze kuntura bidatinze ibingenewe mu musaruro wawe n’umutobe w’imizabibu yawe. Uzanture imfura mu bahungu bawe; uzabigenze utyo no ku buriza bw’inka yawe n’ubw’intama yawe. Izagumane na nyina iminsi irindwi, ku wa munani uyinture. Muzambere abantu b’intungane! Ntimuzarye itungo ryatanyaguriwe n’igikoko mu gasozi; muzarijugunyire imbwa. Ntugakwize impuha. Ntuzafashe umugiranabi, uhamya ibinyoma ngo umubere. Ntuzakurikire inzira ya ba nyamwinshi ngo ukore nabi, kandi ntuzabe umugabo mu rubanza ngo ubogamire kuri ba nyamwinshi banyuranya n’itegeko. Mu rubanza ntuzagire uwo ubera, n’ubwo yaba umukene. Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye ibungera, ugomba kuyimugarurira. Nubona indogobe y’umuntu ukwanga urunuka yagwanye umuzigo wayo, uzirinde kuyitererana: uzayifashe kubyuka. Ntuzayobagize uburenganzira bw’umukene mu rubanza rwe. Uzitaze urubanza rw’amahugu. Ntuzice umuntu utacumuye n’intungane; kuko umugiranabi wese ntamwita umwere. Ntuzemere guhabwa ruswa, kuko ruswa ihuma amaso y’ababona ukuri, maze igatsindisha intungane mu rubanza. Ntuzakandamize umusuhuke; namwe muzi neza imibereho y’umusuhuke, kuko mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Mu myaka itandatu yose uzabibe imbuto mu mirima yawe, usarure ibyezemo. Ariko mu mwaka wa karindwi, uzateme ibyezemo, ubirekere mu murima, kugira ngo abakene bo mu gihugu cyawe abe ari bo babirya, ibyo bashigaje biribwe n’inyamaswa zo mu gasozi; imizabibu yawe n’imizeti yawe, na byo uzabigenzereze utyo. Mu minsi itandatu uzakore imirimo wifuza, ariko ku munsi wa karindwi uzareke gukora, kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe bibone na byo ikiruhuko, n’umuhungu w’umuja wawe cyangwa umusuhuke na bo bahumeke. Muzitondere ibyo nababwiye byose: ntimuziyambaze izina ry’imana z’inyamahanga, ntihazagire n’uwumva muzivuga. Uzankorere umunsi mukuru gatatu mu mwaka. Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye. Ubundi, uzatunganye umunsi mukuru w’Isarura, ari wo w’umuganura w’imirimo yawe, w’ibyo uzaba warateye mu mirima. Hanyuma uzatunganye umunsi mukuru w’Ihunika, mu ndunduro y’umwaka, igihe usarura mu mirima imyaka wejeje. Gatatu mu mwaka, ab’igitsinagabo bose bazahinguke imbere ya Nyagasani, Uhoraho. Ntuzanture igitambo cy’amaraso giherekejwe n’umugati usembuye, kandi ntuzabike ikinure cy’itungo untuye ngo kigeze mu gitondo. Uzazane mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe umuganura w’imbuto zeze mbere mu murima wawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina. Dore nohereje umumalayika imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye. Witonde kandi wumve ijwi rye: ntuzamubere intumva, kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo. Naho niwumva ijwi rye, ugakurikiza ibyo mvuze, nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe. Umumalayika wanjye azakugenda imbere, maze azakugeze mu gihugu cy’Abahemori, n’Abaheti, n’Abaperezi, n’Abakanahani, n’Abahivi n’Abayebuzi: abo nkazabatsemba. Ntuzapfukame imbere y’imana zabo kandi ntuzaziyoboke; ntuzagenze uko bagenza, ahubwo uzasenye amashusho yazo kandi uhirike amabuye ashinze yazeguriwe. Nimuyoboka Uhoraho Imana yanyu, ubwo azaha umugisha umugati wawe n’amazi yawe, kandi nzakurinda indwara. Mu gihugu cyawe, nta mugore uzakuramo inda cyangwa uzaba ingumba; nzaguha kuramba iminsi myinshi. Mu gihugu cyose uzahingukamo, nzakangaranya ab’aho, mbacemo igikuba, nuko abanzi bawe bose bazagutere umugongo baguhunga. Nzohereza imbere yawe amavubi, yirukane kure yawe Abahivi, Abakanahani n’Abaheti, ndetse utaragera iwabo. Nyamara sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe, hato igihugu kidahinduka ikibira, maze inyamaswa z’ishyamba zikakigwiramo. Nzabirukana buhoro buhoro, kugeza ubwo wororoka, maze ugashobora kwigarurira igihugu cyose. Nzagukebera igihugu guhera ku Nyanja y’Urufunzo kugeza ku Nyanja y’Abafilisiti, no guhera ku butayu kugeza ku Ruzi. Nimara kukwegurira abaturage b’icyo gihugu, maze ukabanesha, uramenye ntuzagirane amasezerano na bo, cyangwa n’imana zabo! Ntibazongere gutura mu gihugu cyawe, hato batazabatera kuncumuraho; kuko wazayoboka imana zabo, maze bikaba byakubera umutego.» Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye. Ariko Musa wenyine abe ari we uza hafi y’Uhoraho, abandi ntibaze kwegera, kandi rubanda ntibazamuke hamwe na we.» Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe, iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza!» Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro. Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.» Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.» Musa azamuka umusozi ari kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli. Maze babona Imana ya Israheli; mu nsi y’ibirenge byayo hari hashashe amabuye y’agaciro, ubururu bwayo bukabengerana nk’ijuru. Nyamara ntiyagira icyo atwara izo nyamibwa z’Abayisraheli; bitegereza Imana, maze bararya kandi baranywa. Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka unsange ku musozi uhagume; maze nzaguhe ibimanyu by’amabuye nanditseho amategeko n’amabwiriza yanjye ngo bibabere inyigisho.» Musa ajyana na Yozuwe umufasha we, bazamuka ku musozi w’Imana. Ariko akaba yabwiye abakuru b’imiryango, ati «Mudutegerereze hano kugeza igihe tugarukira. Dore muri kumwe na Aroni na Huru; nihaboneka umuntu ufite urubanza, azabe ari bo abaza.» Musa azamuka ku musozi, maze igihu kiwubudikaho. Ikuzo ry’Uhoraho riguma hejuru y’umusozi wa Sinayi, igihu kiwubudikaho iminsi itandatu yose. Ku munsi wa karindwi, Uhoraho ahamagarira Musa mu gihu rwagati. Ikuzo ry’Uhoraho ryabonekeraga Abayisraheli rimeze nk’umuriro ugurumanira mu mpinga y’umusozi. Musa rero yinjira mu gihu, maze azamuka ku musozi. Musa aguma ku musozi, ahamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati «Ubwire Abayisraheli banzanire umusanzu, muzakire ibyo umuntu wese azatangana umutima ukeye. Dore umusanzu bazaguha: ni zahabu, feza, imiringa, imyenda y’isine, iy’umuhemba, n’itukura; hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene; impu z’amapfizi y’intama zivanzemo ikigina, impu z’ibihura n’ibiti by’iminyinya; amavuta y’imizeti yo gucana mu itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwikwa; amoko yose y’amabuye y’agaciro yo gutaka ku mwenda w’umusanganyagihimba no ku mwenda w’umusesuragituza. Bazanyubakire Ingoro, maze nzature muri bo rwagati. Ngaho nkwereke igipimo cy’iyo ngoro, n’igipimo cy’ibintu bizayijyamo byose: muzabe ari ko mubikora. Bazabaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, bufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, umukono n’igice by’ubugari, n’umukono n’igice by’ubuhagarike. Imbere n’inyuma uzomekeho zahabu iyunguruye, unabuzengurutseho umusozo wa zahabu. Uzashongeshe zahabu, uyikoremo ibifunga bine, ubishyire ku maguru yabwo ane; ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibindi bibiri mu rundi. Uzabaze imijishi mu giti cy’umunyinya, maze uyomekeho zahabu. Uzinjize iyo mijishi mu bifunga biri mu mpande z’ubushyinguro, ikazakoreshwa mu kubuheka. Imijishi izagume mu bifunga by’ubushyinguro, yekujya isohorokamo. Uzashyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha. Uzakore urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’umukono n’igice by’ubugari. Uzakore n’Abakerubimu babiri muri zahabu, uzabacure muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo. Abo Bakerubimu uzabashyire umwe ku ruhande rumwe, n’undi ku rundi; kandi bakozwe mu cyuma kimwe n’urwicurizo. Abakerubimu bazagire amababa aramburiye hejuru, ku buryo urwicurizo barutwikiriza amababa yabo. Bazabe berekeranye, ku buryo uruhanga rwabo ruzaba rwunamiye ku rwicurizo. Uzashyire urwicurizo hejuru y’ubushyinguro, hanyuma ushyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha. Aho ngaho nzajya mpabonanira nawe, maze hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu bazaba bari hejuru y’ubushyinguro bw’urwibutso, nzahakubwirire ibyo ntegeka Abayisraheli byose. Uzakore ameza mu giti cy’umunyinya, afite uburebure bw’imikono ibiri, umukono umwe mu bugari, n’umukono umwe n’igice mu buhagarike. Uzayomekeho zahabu iyunguruye hanyuma uzayazengurutseho umusozo wa zahabu. Hagati y’amaguru y’ameza uzatambikeho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho uzadutakeho zahabu. Uzakore ibifunga bine bya zahabu, maze ubishyire ku nkokora enye zizaba ziri ku maguru ane y’ameza. Ibifunga bizaba hafi y’utubaho dutambitse ku maguru, kugira ngo bishyirwemo imijishi bazakoresha baheka ameza. Imijishi uzayikore mu biti by’iminyinya, maze uyomekeho zahabu, kugira ngo bayikoreshe baheka ameza. Uzakore kandi amasahani yayo, imbehe zayo n’ibikopo byayo, n’udukombe twayo, byo gukoreshwa igihe cy’ibitambo biseswa; uzabikore muri zahabu iyunguruye. Hejuru y’ameza uzateguraho imigati y’umumuriko, ihore imbere yanjye ubudahwema. Uzakore ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ibice byose by’icyo kinyarumuri bazabicure bifatanye: ikirenge n’uruti byacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byose bizabe bifatanye. Amashami atandatu azashingira ku mpande: amashami atatu y’ikinyarumuri ku ruhande rumwe rwacyo, n’andi mashami atatu ku rundi ruhande rwacyo. Kuri buri shami hazabe imitako ishushanya umubumburo w’ururabo. Bizagende bityo kuri ya mashami atandatu y’ikinyarumuri. Uruti rw’ikinyarumuri ubwarwo ruzagire imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo. Hazabe umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo. Bityo kuri ya mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri. Ibice byose by’icyo kinyarumuri, ari amashami, ari imitako, byose bazabicure muri zahabu iyunguruye, bifatanye. Uzakore amatara yacyo arindwi, maze uzayagishyireho ku buryo amurika imbere yacyo. Ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara bizabe bikozwe muri zahabu iyunguruye. Ikinyarumuri kizakorwe n’italenta imwe ya zahabu iyunguruye, hamwe n’ibikoresho byacyo byose. Itegereze, maze uzakore ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi. Ingoro ubwayo izabe igizwe n’imyenda cumi. Iyo myenda izadodwe n’abahanga bazi gukoresha hariri inetereye, n’ubudodo bw’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, maze bazatakeho Abakerubimu. Buri mwenda uzareshya n’imikono makumyabiri n’umunani mu burebure, n’imikono ine mu bugari. Muri iyo myenda bazateranya itanu ukwayo, n’indi itanu bibe uko, ku buryo izahinduka imyenda ibiri, minini cyane. Hanyuma uzakore imikondo igizwe n’utugozi tw’ubwoya butukura busobekeranye. Uzashyire imikondo mirongo itanu ku ruhande rumwe rw’urufatane rwa mbere, uzabigenze utyo no ku rufatane rwa kabiri. Iyo mikondo igomba kuba iteganye. Byongeye, uzakore n’ibifunga mirongo itanu bya zahabu, ari byo uzafungisha imikondo ifatanya ya myenda yombi minini, bityo Ingoro izakomere ku mpande zose. Ubundi, uzakore n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, igenewe na yo gutwikira Ingoro nk’uko amahema ameze. Uzakoremo cumi n’umwe. Iyo myenda yose uko ari cumi n’umwe izaba ingana: imikono mirongo itatu mu burebure, n’imikono ine mu bugari. Muri iyo myenda bazateranya itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, ku buryo izahinduka na yo imyenda ibiri minini. Umwenda uheruka ugasaguka iyindi, uzanagana imbere y’umuryango w’ihema. Uzashyire imikondo mirongo itanu ku ruhande rw’urufatane rwa mbere, maze uzabigenze utyo no ku rufatane rwa kabiri. Uzakore n’ibifungo mirongo itanu by’umuringa, ari byo uzafungisha imikondo irebana. Bityo ihema rizatwikirwe neza. Kuko iyo myenda igizwe n’ubwoya bw’ihene isumba iya mbere mu burebure, ibizasagukaho bizanagana inyuma y’Ingoro no mu mpande zayo zombi. Bityo ihema ryose rizasakarwe neza. Ndetse uzaryongereho n’impu z’amasekurume n’iz’ibihura. Uzashinge kandi n’inkuta z’imbaho zibajwe mu biti by’umunyinya, zigenewe gushyigikira Ingoro. Buri rubaho ruzagire uburebure bw’imikono cumi, n’ubugari bw’umukono umwe n’igice. Kandi izo mbaho uzazifatanye zibe indumane, ukoresheje inkwikiriro ebyiri zegeranye. Imbaho makumyabiri zifatanye zizashyigikira Ingoro mu ruhande rwerekera muri Negevu, mu majyepfo. Mu nsi ya buri rubaho uko ari makumyabiri, uzahashyire ibishyigikizo bibiri bya feza, byose hamwe bizabe mirongo ine. No ku rundi ruhande, mu majyaruguru, uzahashyire imbaho makumyabiri; hamwe n’ibishyigikizo byazo mirongo ine bya feza: ibishyigikizo bibiri mu nsi y’urubaho rumwe, n’ibishyigikizo bibiri mu nsi y’urundi. Naho mu ruhande rw’uburengerazuba, inyuma y’Ingoro, uzahashyire imbaho esheshatu. No mu maguni y’Ingoro, uzahashyire imbaho ebyiri, zirusha izindi gufatana kubera inkwikiriro zazo nyinshi. Inyuma y’Ingoro rero hazabe imbaho munani, hamwe n’ibishyigikizo bibiri bya feza mu nsi ya buri rubaho; ibishyigikizo byose hamwe bizaba cumi na bitandatu. Uzakore kandi imitambiko mu biti by’iminyinya, itanu igenewe imbaho z’uruhande rumwe rw’Ingoro, n’imitambiko itanu igenewe imbaho z’urundi ruhande rw’Ingoro n’imitambiko itanu igenewe imbaho z’uruhande rw’inyuma y’Ingoro, aherekeye iburengerazuba. Hazabe umutambiko umwe wambukiranya imbaho zose, kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, unyuze hagati yazo. Imbaho uzazomekeho zahabu, n’ibifunga byazo bizanyuzwamo iyo mitambiko, uzabigire zahabu, maze n’imitambiko uzayomekeho zahabu. Uzubake Ingoro ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi. Uzakore umubambiko w’umwenda w’isine, n’umuhemba, n’umutuku, kandi wa hariri ihotoye; hanyuma bazatakeho Abakerubimu, byose bikozwe n’abahanga. Uzawumanike ku nkingi enye z’ibiti by’umunyinya zometseho zahabu, zikabaho intendekero za zahabu, kandi zishinze mu bishyigikizo bine bya feza. Uzashyire umubambiko mu nsi ya bya bifunga; maze aho ngaho inyuma y’umubambiko, azabe ari ho winjiza Ubushyinguro bw’Isezerano. Uwo mubambiko uzababere urugabano rw’Ingoro nyirizina no mu mbere yayo. Uzashyire urwicurizo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano mu mbere y’Ingoro. Utereke ameza hino y’umubambiko mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ingoro. Naho ikinyarumuri uzagishyire ku ruhande rw’amajyepfo, ahateganye n’ameza. Umuryango w’ihema uzawukorere uwundi mubambiko mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubw’umutuku, na hariri ihotoye, byose bizakorwe n’umudozi w’umuhanga. Uwo mubambiko uzawukorere inkingi eshanu z’ibiti by’iminyinya, maze uzazomekeho zahabu; zizagire intendekero za zahabu, kandi uzacure ibishyigikizo bitanu by’umuringa bizashyirwa mu nsi y’izo nkingi. Uzubake urutambiro mu biti by’iminyinya, rufite uburebure bw’imikono itanu, n’ubugari bw’imikono itanu. Urutambiro ruzabe rufite impande zireshya, rugire n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Ku nguni zarwo uko ari enye, uzahubake amahembe. Ayo mahembe azakorwe mu giti gifatanye n’urutambiro, maze uzayomekeho icyuma cy’umuringa. Urutambiro uzarukorere ibyungo byo gukuburiramo ivu ryarwo, ibidahuzo byarwo, ibisukirizo byarwo, n’ibirahuzwa amakara byarwo, byose uzabikore mu cyuma cy’umuringa. Urutambiro uzarukorere uruzitiro mu twuma tw’umuringa, dushandikiranyije nk’urushundura, maze urwo rushundura uzarushyireho ibifunga bine by’umuringa ku mfuruka zarwo enye. Urwo ruzitiro ruzazenguruka urutambiro, ruhereye hasi rukageza mu cya kabiri cy’ubujyejuru bwarwo. Uzakorere urutambiro imijishi mu giti cy’umunyinya, uyomekeho icyuma cy’umuringa. Bazinjize iyo mijishi mu bifunga, maze izajye ihora mu mpande z’urutambiro igihe bazajya baruheka. Uzarukore mu mbaho, urugire umurangara mu nda, nk’uko wabyerekewe hejuru y’umusozi. Uzubake kandi urugo ruzengurutse Ingoro. Mu ruhande rw’amajyepfo yayo, urugo ruzakingirizwe n’imibambiko ya hariri ihotoye, ku burebure bw’imikono ijana. Iyo mibambiko izafatwe n’inkingi makumyabiri, zifite ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza. Bityo kandi, mu cyerekezo cy’amajyaruguru, hazabe imibambiko ku burebure bw’imikono ijana, ifatwe n’inkingi makumyabiri, n’ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza. Mu ruhande rw’iburengerazuba, ku bugari bw’urugo, hazabe imibambiko y’imikono mirongo itanu, ifatwe n’inkingi cumi, n’ibishyigikizo cumi byazo. Mu ruhande rw’iburasirazuba, urugo ruzagire ubugari bw’imikono mirongo itanu, kandi mu ruhande rumwe hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo. Mu rundi ruhande naho hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu mu ruhande rwa kabiri, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo. Naho irembo ry’urugo rizakingishwe umwenda w’imikono makumyabiri, ukozwe mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye, byaboshywe n’umudozi w’umuhanga, ufatwe n’inkingi enye, n’ibishyigikizo bine byazo. Inkingi zose zizengurutse urugo zizafatanishwe imbariro za feza, zigire n’intendekero za feza, n’ibishyigikizo by’umuringa. Uburebure bw’urugo buzabe imikono ijana impande zombi, ubugari bwarwo buzabe imikono mirongo itanu impande zombi, n’ubuhagarike bw’urugo buzabe imikono itanu. Ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, inkingi zayo zose n’inkingi zose z’urugo, bizabe mu cyuma cy’umuringa. Uzabwire na none Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti isekuye, agenewe itara. Hahore iteka itara ryaka mu ihema ry’ibonaniro. Aroni n’abahungu be bazaryiteho ku buryo rimurika kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo imbere y’Uhoraho. Ni itegeko ridakuka mu Bayisraheli, uko ibihe bigenda bisimburana. Ikindi kandi, wigize hafi yawe Aroni umuvandimwe wawe, kugira ngo abe umuherezabitambo wanjye; unahamagare mu Bayisraheli abahungu ba Aroni, ari bo Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari. Umuvandimwe wawe Aroni, umudodeshereze imyambaro y’ubuherezabitambo imuhesha ikuzo n’icyubahiro. Uzabwire rero abadozi b’abahanga, abo nahaye ububasha bukomeye, maze bazadodere Aroni imyambaro imugenewe, kugira ngo abe intore ntagatifu, ashingwe umurimo w’ubuherezabitambo bwanjye. Dore imyambaro bazakora: umusesuragituza, umusanganyagihimba, igishura, ikanzu itatse, igitambaro batamiriza, n’umukandara. Iyo myambaro mitagatifu bazayikorere Aroni umuvandimwe wawe, n’abahungu be, kugira ngo babe abaherezabitambo banjye. Bazabikore muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri inetereye. Umusanganyagihimba bazawukoreshe zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri ihotoye: uzadodwe n’umuhanga. Uwo mwambaro uzafatwe n’imishumi ibiri iteye ku mitwe yawo yombi. Umukandara wo kuwukenyeza na wo uzakorwe muri zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. Uzende amabuye abiri y’imboneranyi, maze uyandikeho amazina y’abana ba Israheli: uzandike amazina atandatu ku ibuye rya mbere, yandi atandatu asigaye ku ibuye rya kabiri, uko bakurikirana mu mavuka yabo. Umubaji w’amabuye, uzi gucura za kashe, azabe ari we usharaga amazina y’abana ba Israheli kuri ayo mabuye yombi, maze uyafungire mu tugotesho twa zahabu. Uzashyire ayo mabuye yombi ku mishumi y’intugu ifata umusanganyagihimba, kugira ngo mujye mwibuka iteka abana ba Israheli. Bityo Aroni ajye ajyana amazina yabo ho urwibutso ku ntugu ze, imbere y’Uhoraho. Umaze gukora utwo tugotesho twa zahabu, uzanakore imikufi ibiri ya zahabu iyunguruye, kandi yacuranywe ubuhanga, maze azabe ari yo uzatakisha utwo tugotesho. Uzakore umusesuragituza ugenewe kumara impaka, ukorwe n’abahanga, bawutake kimwe n’umusanganyagihimba. Uzawukoreshe zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. Uzamere nk’uruhago rufite impande zireshya; uburebure bwawo buzabe igice cy’umukono, n’ubugari bwawo bube igice cy’umukono. Uzawutakeho imisitari ine y’amabuye y’agaciro. Mu musitari wa mbere hashyirwe isarudoni, itopazi na emerodi. Mu musitari wa kabiri hashyirwe malakita, isafiri na diyama. Mu musitari wa gatatu hashyirwe opali, agate na emetista. Mu musitari wa kane hashyirwe: ikrizoliti, imboneranyi na jasipi. Ayo mabuye azabe afungiye mu tugotesho twa zahabu. Amabuye azahwane n’amazina y’abana ba Israheli; azabe cumi n’abiri nk’amazina yabo bazayasharage nka za kashe, maze buri buye rizagire izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri. Umusesuragituza uzawukorere imikufi ya zahabu iyunguruye, iboshye nk’utuziriko. Uzanakorere umusesuragituza ibifunga bibiri bya zahabu, maze uzashyire bya bifunga byombi ku mitwe yombi y’umusesuragituza. Uzafunge ya mikufi ibiri ya zahabu mu bifunga byombi, ku mitwe yombi y’umusesuragituza: maze uzapfundike imisozo yombi y’imikufi mu tugotesho twombi dutatse imishumi y’intugu y’umusanganyagihimba, ahareba imbere. Uzakore n’ibindi bifunga bibiri bya zahabu; uzabishyire ku mitwe yombi yo hepfo y’umusesuragituza, ku ruhande rukora ku musanganyagihimba. Uzongere ukore ibifunga bibiri bya zahabu; uzabishyire mu nsi y’imishumi yombi y’intugu y’umusanganyagihimba, aherekera imbere hejuru y’umukandara. Umusesuragituza bazawupfundikishe ibyo bifunga ku bifunga by’umusanganyagituza bacishijemo injishi y’isine, kugira ngo ube hejuru y’umukandara wo ku musanganyagituza, maze umusesuragituza wekuzashobora gutandukana n’umusanganyagihimba. Aroni rero igihe azinjira mu Ngoro nyirizina, azajye ajyana ku mutima we amazina y’abana ba Israheli, ku musesuragituza ugenewe gukemura impaka, bibe urwibutso rw’iteka imbere y’Uhoraho. Kandi mu musesuragituza, uzashyiremo Urimu na Tumimu, maze bizahore ku mutima wa Aroni, igihe azajya ahinguka imbere y’Uhoraho. Bityo, Aroni azahorane iteka ku mutima we ubucamanza bw’abana ba Israheli. Uzakore igishura cy’umusanganyagituza mu bwoya bw’isine bwihariye. Muri cyo rwagati, hazabemo umwenge banyuzamo umutwe, kandi uwo mwenge uzazengurukwe n’umusozo w’umubohano, nk’umuguno w’ikoti ry’intambara, kugira ngo igishura kitazatanyuka. Ku musozo wo hasi uzashyireho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, kandi uzongereho n’amayugi ya zahabu awuzengurutse. Impande zose ku musozo wo hasi y’igishura, iyugi rya zahabu rizakurikirane n’ipfundo ry’umuhemba, bityo bityo. Aroni azajye acyambarira gukora umurimo w’Uhoraho, maze bajye bamwumva ajegeza amayugi igihe azaba yinjiye mu Ngoro nyirizina imbere y’Uhoraho, n’igihe azasohokamo, bityo nta bwo azapfa. Kandi uzakore n’ikamba rya zahabu iyunguruye, ritatswe n’ururabo imbere, maze uzasharageho aya magambo uti «Uweguriwe Uhoraho.» Uzarifungishe umushumi w’isine, uzabe ku gitambaro cyo mu mutwe. Uwo mutako ugomba kuba imbere ku gitambaro cyo mu mutwe. Uzahore mu ruhanga rwa Aroni, kugira ngo yigerekeho ibyaha byakozwe n’Abayisraheli mu bintu bitagatifu: uzahore iteka mu ruhanga rwe kugira ngo babone ubutoni imbere y’Uhoraho. Hanyuma, uzadodeshe ikanzu mu budodo bwa hariri inetereye, kandi ukore n’igitambaro cyo mu mutwe, n’umukandara; byose bizakorwe n’umuhanga uzi gutaka. Abahungu ba Aroni na bo uzabakorere amakanzu n’imikandara, ubakorere n’ingofero zibahesha ikuzo n’icyubahiro. Iyo myambaro yose uzayambike Aroni umuvandimwe wawe, hamwe n’abahungu be. Uzabasige amavuta, maze ubahe ububasha bwo gutunganya imihango mitagatifu; uzabanyegurira, babe abaherezabitambo banjye. Uzabakorere amakabutura ya hariri kugira ngo boye kwambara ubusa; azahera mu rukenyerero kugeza ku bibero. Aroni n’abahungu be bazajya bayambara igihe bazaba binjiye mu ihema ry’ibonaniro, cyangwa igihe bagiye ku rutambiro gukora imirimo yo mu Ngoro nyirizina, kugira ngo batazikururira igicumuro maze bagapfa. Iryo tegeko ni indakuka, kuri we no ku bazamukomokaho. Dore uko uzagenza kugira ngo ubahindure abaherezabitambo banjye banyeguriwe. Uzende ikimasa n’amasekurume abiri y’intama atagira inenge; uzende kandi imigati idasembuye, n’udutsima tudasembuye, dukoreshejwe amavuta y’imizeti, n’uduhwahure tw’imigati isizeho amavuta y’imizeti; byose uzabikore mu ifu igogoye y’ingano. Uzabishyire mu gatebo, maze uzature ako gatebo hamwe na cya kimasa na ya masekurume abiri y’intama. Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze uzabuhagize amazi. Hanyuma uzende imyambaro, wambike Aroni ikanzu, ugerekeho igishura cy’umusanganyagihimba ubwawo, n’umusesuragituza, maze uzawukindikirishe umukandara wo ku musanganyagihimba. Uzamutamirize igitambaro ku mutwe, maze hejuru y’igitambaro uhashyire ikamba ry’uweguriwe Uhoraho. Uzende amavuta yo gusiga, uyasuke ku mutwe we, maze uyamusige. Uzigize hino n’abahungu be, maze ubambike amakanzu. Uzabakindikirishe umukandara, ubambike n’ingofero zibahesha icyubahiro. Nuko ubuherezabitambo buzababere umurage w’umwihariko, ku bw’itegeko ridakuka. Nguko rero uko uzegurira Aroni n’abahungu be umurimo bashinzwe. Uzazane cya kimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze Aroni n’abahungu be baramburire ibiganza ku mutwe w’ikimasa. Ikimasa uzagitambirire imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Uzende ku maraso y’ikimasa, uyakozemo urutoki rwawe, maze uyasige ku mahembe y’urutambiro; amaraso yose asigaye uzayasese mu nsi y’urutambiro. Uzende ikinure cyose cyoroshe amara n’umwijima; wende n’impyiko zombi kimwe n’ikinure kizoroshe, maze ibyo byose ubitwikire ku rutambiro. Naho inyama z’ikimasa, n’uruhu n’amayezi, uzabitwikire inyuma y’ingando: ni igitambo gihongerera ibyaha. Uzende imwe mu mapfizi y’intama, maze Aroni n’abahungu be baramburire ibiganza ku mutwe w’iyo mpfizi y’intama. Uzabage iyo mpfizi y’intama, utege amaraso yayo, maze uyamishe ku mpande zose z’urutambiro. Uzatanyagure impfizi y’intama, woze amara n’amaguru, ubigereke hejuru y’indi myanya no ku mutwe wayo, maze utwikire impfizi y’intama yose ku rutambiro. Ni igitambo gikongokeye Uhoraho, gifite impumuro imugusha neza, ikiribwa gikongokeye Uhoraho. Uzende impfizi y’intama ya kabiri, maze Aroni n’abahungu be bazaramburire ibiganza ku mutwe w’iyo mpfizi y’intama. Uzabage iyo mpfizi y’intama, maze wende ku maraso yayo, uyarabe ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’Aroni, no ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo, maze usese amaraso ku mpande zose z’urutambiro. Uzende amaraso azaba ari ku rutambiro, n’amavuta yo gusiga, maze ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, ku bahungu be no ku myambaro yabo. Bityo, azaba yeguriwe Uhoraho, we n’imyambaro ye, kimwe n’abahungu be n’imyambaro yabo. Hanyuma uzende ikinure cy’impfizi y’intama: umurizo, ikinure cyoroshe amara, n’ikinure kiri ku mwijima; wende n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizorosheho, ndetse n’itako ry’iburyo, kuko ari yo rugeyo y’intangizamirimo yabo. Byongeye uzende ikimanyu cy’umugati, umutsima ukoreshejwe amavuta y’imizeti n’agahwahure k’umugati biri mu gatebo gateretse imbere y’Uhoraho; uzashyire ibyo byose mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, kugira ngo babiture Uhoraho babimwereka. Hanyuma uzabivane mu biganza byabo, maze ubikongereze ku rutambiro, biri hamwe n’igitambo gitwikwa, bibe impumuro igusha neza Uhoraho: igitambo gikongokeye Uhoraho. Hanyuma uzende inkoro ya rugeyo y’intangizamirimo ya Aroni, uyiture Uhoraho uyimwereka; nuko bizabe umugabane wawe. Nguko uko uzegurira Uhoraho inkoro n’itako bya rugeyo y’intangizamirimo ya Aroni n’abahungu be. Bizaba umusogongero Aroni n’abahungu be bazahabwa n’Abayisraheli, mu bitambo byabo byose by’ubuhoro. Ni itegeko ridakuka; ni umusogongero bazagenera Uhoraho. Aroni napfa, imyambaro ye izahabwe abahungu be, bayambare igihe bazaba bagiye gusigwa amavuta, no gushingwa umurimo w’ubuherezabitambo. Uwo mu bahungu be uzaba umuherezabitambo mu mwanya we, azajya ayambara mu minsi irindwi, igihe cyose azinjira mu ihema ry’ibonaniro gukorera imihango mu Ngoro nyirizina. Uzende rugeyo y’intangizamirimo, maze utekeshe inyama zayo ahantu hatagatifu. Aroni n’abahungu be bazarira inyama za rugeyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, hamwe n’umugati uzaba uri muri ka gatebo. Bazarye rero batyo ikizaba cyakoreshejwe guhongerera ibyaha byabo, ku munsi wabo wo kwegurirwa Uhoraho no gutangira imirimo yabo. Nta wundi uzaziryaho, kuko zizaba ari ibintu bitagatifu. Bukeye bwaho niba hari icyasigaye ku nyama z’intangizamirimo, no ku migati, uzatwike ibyo bisigazwa. Ntibazabirye, kuko bizaba ari ibintu bitagatifu. Uzagenzereze utyo Aroni n’abahungu be, ukurikije amabwiriza naguhaye. Imihango yo kubashinga imirimo yabo mitagatifu izamare iminsi irindwi yose. Uzajye utura buri munsi ikimasa kibe igitambo gihongerera ibyaha; uzakureho utyo ubwandure bw’urutambiro, maze urusige amavuta kugira ngo urutagatifuze. Mu minsi irindwi uzakorera urutambiro imihango yo kurukiza ubwandure, maze urwegurire Imana; nuko urutambiro ruzabe rutagatifu rwose, n’ikizakora ku rutambiro cyose kizabe gitagatifu. Dore ibyo uzatura ku rutambiro: uzatambe abana b’intama b’umwaka umwe, buri munsi babiri, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Uzatambe umwe muri abo bana b’intama mu gitondo, maze undi uwutambe nimugoroba, mu kabwibwi. Byongeye, hamwe n’uwo mwana w’intama wa mbere, uzature akebo kuzuye ifu igogoye y’ingano, ivangavanze n’amavuta y’imizeti yakuzura akabindi, n’agacuma ka divayi. Uzatambe umwana w’intama wa kabiri nimugoroba, mu kabwibwi; uyigeretseho amaturo, na divayi y’igitambo gisheshwe, bimeze nk’ibyo mu gitondo. Bizaba impumuro igusha neza Uhoraho, n’igitambo kimutwikiwe. Ngicyo igitambo gitwikwa kizagomba guturwa namwe ubuziraherezo, uko ibihe bigenda bisimburana, mukabikorera ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, imbere y’Uhoraho, aho nzajya mbigaragariza kugira ngo nkuvugishe. Nzajya mbonanira aho ngaho n’Abayisraheli, hazatagatifuzwe n’ikuzo ryanjye. Nzatagatifuza ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, ntagatifuze kandi Aroni n’abahungu be ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati, maze mbe Imana yabo. Bazamenya ko Imana yabo ari jyewe Uhoraho, wabavanye mu gihugu cya Misiri, ngo mbaturemo rwagati. Jyewe Uhoraho, ni jye Mana yabo. Uzubake urutambiro rwo gutwikiraho imibavu; uzarukore mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwarwo buzabe umukono umwe, n’ubugari bwarwo bube umukono umwe; ruzabe rufite rero impande zingana. Ruzagire n’ubuhagarike bw’imikono ibiri, kandi amahembe yarwo azabe akozwe mu giti kimwe na rwo. Uzarwomekeho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe yarwo, maze uzaruzengurutseho umuguno wa zahabu. Uzarutereho ibifunga bibiri bya zahabu, mu nsi y’umuguno ku mpande ebyiri. Uzabishyire mu mbavu ebyiri, kugira ngo bizinjizwemo imijishi bazajya bahekesha urutambiro. Imijishi uzayikore mu giti cy’umunyinya, na yo uyomekeho zahabu. Uzashyire urutambiro imbere y’umubambiko ukingirije ubushyinguro, aho nzajya mbonanira nawe. Aroni azajye ahatwikira imibavu igenewe gutwikwa; abigire buri gitondo igihe atunganya amatara. Kandi igihe Aroni azajya acana amatara nimugoroba, mu kabwibwi, naho azayitwike. Bizaba umubavu w’iteka ryose imbere y’Uhoraho, uko ibihe bigenda bisimburana. Hejuru y’urwo rutambiro ntimuzagerekeho umubavu udatagatifujwe, cyangwa igitambo gitwikwa, cyangwa ituro, kandi ntimuzarusukeho igitambo giseswa. Byongeye, Aroni azakorere umuhango wo guhongerera ibyaha, ku mahembe y’urutambiro rimwe mu mwaka. Azajye arusukura akoresheje amaraso y’igitambo gihongerera ibyaha, rimwe mu mwaka, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Urwo rutambiro ruzabera Uhoraho ahantu hatagatifu rwose.» Uhoraho abwira Musa, avuga ati «Igihe uzabarura Abayisraheli, buri muntu muri bo azahe Uhoraho ingurane y’ubugingo bwe, kugira ngo hatazagira icyorezo cyabadukamo, ku mpamvu y’iryo barura. Dore icyo bazatanga: buri muntu mu bagomba kubarurwa azatanga igice cy’isikeli gipimiye kuri sikeli y’Ingoro, ingana n’amagera makumyabiri. Icyo gice cya sikeli kizaba ikoro ry’Uhoraho. Umuntu wese uzaba afite imyaka makumyabiri, cyangwa ayirengeje, azatanga iryo koro ry’Uhoraho, igihe azajya kubarurwa. Igihe muzazana ikoro ry’Uhoraho ngo ribe ingurane y’ubugingo bwanyu, umukungu ntazasumbyeho, n’umukene ntazatange ikiri hasi y’igice cy’isikeli. Abayisraheli bazaguhe ifeza y’iyo ngurane, maze uyikoreshe imirimo y’ihema ry’ibonaniro. Ibyo bizabera Abayisraheli urwibutso rw’ingurane y’ubugingo bwanyu mu maso y’Uhoraho.» Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati «Uzakore igikarabiro mu cyuma cy’umuringa n’urugata rwacyo mu cyuma cy’umuringa, bajye bakisukuriramo. Uzagishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze uzasukemo amazi, kugira ngo Aroni n’abahungu be bayogerezemo ibiganza n’ibirenge. Igihe bazinjira mu ihema ry’ibonaniro, bazajye bakaraba ayo mazi kugira ngo batazapfa; kimwe n’igihe bazegera urutambiro ngo bakore imirimo yabo, batwikira Uhoraho ibitambo. Bazajye biyoza ibirenge n’ibiganza kugira ngo batazapfa. Bizabe itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho, uko ibihe bigenda bisimburana.» Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati «Ushake imibavu y’indobanure: uburemere bw’amasikeli magana atanu ya manemane y’umushongi; igice cy’ubwo buremere ari byo kuvuga amasikeli magana abiri na mirongo itanu ya sinamomu; n’amasikeli magana abiri na mirongo itanu y’imbingo zihumura cyane; amasikeli magana atanu ya kasa, byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro, hamwe n’urwabya rw’amavuta y’imizeti. Uzabikoremo amavuta matagatifu agenewe gusiga, bibe ikivange gihumura cyane nk’imibavu yakozwe n’umuhanga; bizabe amavuta matagatifu agenewe gusiga. Uzayasige ihema ry’ibonaniro, Ubushyinguro bw’Isezerano, ameza n’ibikoresho byayo byose, ikinyarumuri n’ibigendana na cyo byose, urutambiro rw’imibavu, urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo. Uzabitagatifuze, bihinduke bitagatifu rwose; maze n’ikizabikoraho na cyo kizabe gitagatifu. Uzasige Aroni n’abahungu be, maze ubatagatifuze ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye. Hanyuma uzabwire Abayisraheli, uti ‘Aya ngaya ni amavuta matagatifu agenewe gusiga; uko ibihe bigenda bisimburana.’ Ntibazayasige ku mubiri w’umuntu, kandi ntibazakore ayandi ameze nka yo. Ni ikintu gitagatifu, maze azakomeze ababere matagatifu. Nihagira ugerageza gukora amavuta nk’ayo, cyangwa akayasiga ku muntu usanzwe, uwo nguwo azacibwa mu muryango we.» Uhoraho abwira Musa, ati «Ushake imibavu: amakakama atoranyijwe, imbingo zihumura z’amoko yose, n’ububani bw’indobanure, byose mu rugero ruhwanye. Uzabikoremo umubavu utwikwa, uvanze ku buryo bw’abahanga; uzongeremo umunyu, maze byose bihinduke umubavu usukuye kandi mutagatifu. Uzasye mukeya, maze uwushyire imbere y’urwibutso rw’Isezerano, mu ihema ry’ibonaniro, aho nzajya mbonanira nawe. Uzakubere ikintu gitagatifu rwose. N’uwo mubavu uzakora, ntuzagire undi wikorera umeze nka wo; uzakubere ikintu cyeguriwe Uhoraho. Nihagira umuntu ukora undi nka wo, ngo awinukirize, azacibwa mu muryango we.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore mpamagaye mu izina rye Besaleli, mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda. Namwujujemo umwuka w’Imana, maze muha ubuhanga, ubwenge n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose, kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza, n’umuringa; kandi aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose. Kandi dore nashyize Oholiyabu, mwene Ahisamaki wo mu nzu ya Dani, hamwe na we. Umutima wa buri muhanzi nawushyizemo ubuhanga, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose: ihema ry’ibonaniro n’ubushyinguro bw’Isezerano, urwicurizo ruri hejuru yabwo, n’ibintu byose byo mu ihema, nk’ameza n’ibikoresho byayo, ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye n’ibigendana na cyo byose, kimwe n’urutambiro rw’imibavu, urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro n’urugata rwacyo, imyambaro y’imihango n’imyambaro mitagatifu ya Aroni umuherezabitambo, kimwe n’imyambaro abahungu be bambara bakora iby’ubuherezabitambo, amavuta yo gusiga n’imibavu ihumura igenewe Ingoro. Ibyo byose bazabirangize bakurikije ayo mabwiriza yose naguhaye.» Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati «Ubwire Abayisraheli, uti ’Muzubahirize amasabato yanjye mubishishikariye, kuko ari cyo kimenyetso nashyize hagati yanjye namwe, uko ibisekuru byanyu bikurikirana, kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho ubatagatifuza. Muzakurikize rero isabato, kuko ari umunsi mutagatifu kuri mwe. Utazayubahiriza wese, azicwe.’ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi, azacibwe mu bo bava inda imwe. Mu minsi itandatu bazajye bakora imirimo, maze umunsi wa karindwi ube uw’ikiruhuko cy’isabato, umunsi mutagatifu wagenewe Uhoraho. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato, azicwe. Abayisraheli bazakurikize rero isabato, maze isabato izababere Isezerano ry’indahinduka kuva mu gisekuru kujya mu kindi. Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n’Abayisraheli, kuko Uhoraho yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo, akaruhuka.» Uhoraho amaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, amuha ibimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje, kandi yandikishijweho urutoki rw’Imana. Imbaga ibonye ko Musa atinze kumanuka ku musozi, ikoranira iruhande rwa Aroni, maze baramubwira bati «Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya, watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!» Aroni arababwira ati «Nimukure impeta za zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’abakobwa banyu, maze muzinzanire.» Bose biyambura impeta za zahabu bari bafite ku matwi, bazizanira Aroni. Nuko yakira iyo zahabu, arayishongesha, ayicuramo ishusho ry’ikimasa. Nuko baravuga bati «Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri!» Aroni ngo abibone, yubaka urutambiro imbere y’icyo kigirwamana, maze avuga aranguruye ati «Ejo hazaba umunsi mukuru wo kubaha Uhoraho!» Bukeye bwaho rero, mu gitondo cya kare, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro. Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka barabyina. Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ’Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»! Uhoraho abwira Musa, ati «Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!» Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo ’Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!’ Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo, abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’» Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we. Musa arahindukira, amanuka umusozi atwaye bya bimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje kandi yanditseho ku mpande zombi, imbere n’inyuma. Ibyo bimanyu byari byakozwe n’Imana, kandi n’inyandiko yari inyandiko y’Imana, isharaze kuri ibyo bimanyu by’amabuye. Yozuwe yumva urwamu rw’imbaga yasakabakaga, maze abwira Musa, ati «Ndumva urwamu rw’intambara mu ngando!» Musa arasubiza ati «Urwo rwamu si indirimbo y’umutsindo, si n’amaganya y’abatsinzwe. Jyeweho ndumva ari urwamu rw’indirimbo z’ababyina!» Ngo agere hafi y’ingando, abona cya kimasa n’abakibyiniraga. Nuko uburakari bwa Musa buragurumana; ajugunya bya bimanyu by’amabuye, bijanjagurikira mu nsi y’umusozi. Maze yenda cya kimasa bari bakoze, aragitwika, agisyamo ivu rigogoye, arivanga n’amazi, maze aryuhira Abayisraheli. Musa abwira Aroni, ati «Uyu muryango wakugenje ute kugira ngo wemere kuwukoresha igicumuro gikomeye?» Aroni arasubiza ati «Uburakari bwa databuja nibwoye kugurumana! Ubwawe ntuyobewe ko uyu muryango ubogamiye ku kibi. Bambwiye bati ‘Dukorere imana zo kutugenda imbere, kuko Musa uriya, wa mugabo watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!’ Ndababwira rero nti ‘Abafite zahabu nibaziyambure ku matwi.’ Barazimpa, nzishongesha mu muriro, maze havamo icyo kimasa!» Musa abona ukuntu imbaga yatannye, ko Aroni ari we wari wayiteye gutana, bigatuma abanzi bayo bayiha urw’amenyo! Nuko Musa ahagarara ku irembo ry’ingando, aravuga ati «Indahemuka z’Uhoraho, nimunsange!» Nuko abahungu ba Levi bose bakoranira iruhande rwe. Arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Buri muntu muri mwe niyambare inkota ye ku itako, maze mugende mu ngando, muzenguruke hose muva ku nzu imwe mujya ku yindi; buri muntu yice uwo bahuye, yaba mwene nyina, yaba incuti ye, cyangwa undi bafitanye isano!’» Abahungu ba Levi bakora icyo Musa abategetse, maze uwo munsi mu mbaga hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu. Hanyuma Musa aravuga ati «Kuva uyu munsi Uhoraho arabiyeguriye, kuko ari ntawashidikanyije kurwanya umuhungu we, cyangwa se mwene nyina; uyu munsi Uhoraho nabahe umugisha.» Bukeye bwaho, Musa abwira rubanda, ati «Mwakoze icyaha gikomeye! None ubu ngubu ngiye kuzamuka njye imbere y’Uhoraho, wenda nashobora kubaronkera imbabazi z’igicumuro cyanyu.» Musa yongera gusanga Uhoraho, maze aravuga ati «Nta byo! Uyu muryango wakoze icyaha gikomeye: bihimbiye ibigirwamana bya zahabu! None rero, ubabarire igicumuro cyabo, bitabaye ibyo unsibanganye mu gitabo wanditse!» Uhoraho asubiza Musa, ati «Uwancumuyeho ni we nzasibanganya mu gitabo cyanjye! Ngaho genda, uyobore umuryango aho nakubwiye, umumalayika wanjye ni we uzakugenda imbere. Ariko umunsi wo kubahana nugera, nzabahanira igicumuro cyabo!» Nuko Uhoraho ahana imbaga kubera ikimasa bari bacuze, cya kindi Aroni yari yakoze. Uhoraho abwira Musa, ati «Genda uve aha hantu, wowe n’umuryango wavanye mu gihugu cya Misiri, maze uzamuke ugana mu gihugu nasezeranije Abrahamu, na Izaki na Yakobo, nkabarahira mvuga nti ’Nzagiha urubyaro rwawe.’ Nzohereza umumalayika akujye imbere, maze nzirukane Abakanahani, n’Abahemori, n’Abaheti, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi. Ngaho zamuka ugana mu gihugu gitemba amata n’ubuki. Ariko jye sinzajyana namwe, kuko muri umuryango ufite ijosi rishingaraye, hato ntazabatsembera mu nzira.» Imbaga yumvise ayo magambo akarishye, irashavura, maze ntihagira umuntu wambara iby’umurimbo. Uhoraho rero abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ’Muri umuryango ufite ijosi rishingaraye! Ndamutse njyanye namwe akanya gatoya, nabarimbura. Ngaho nimufashe hasi imyambaro yanyu y’imirimbo, ndaba ndeba uko ngomba kubagenza.’» Abayisraheli biyambura imyambaro yabo y’imirimbo, guhera aho bari bari ku musozi wa Horebu. Musa yendaga ihema, maze akarishinga hirya y’ingando, ahitaruye, rikitwa ihema ry’ibonaniro. Nuko uwashakaga wese kugisha inama Uhoraho, akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hanze y’ingando. Iyo Musa yasohokaga ngo ajye ku ihema, imbaga yose yarahagurukaga, buri muntu agahagarara ku muryango w’ihema rye; nuko bagakurikiza Musa amaso kugeza igihe yinjiriye mu ihema. Musa yamara kwinjira mu ihema, ya nkingi y’agacu ikamanuka, maze igahagarara ku muryango w’ihema, Uhoraho akaganira na Musa. Imbaga yose yabaga ireba inkingi y’agacu gahagaze ku muryango w’ihema; maze imbaga yose igahaguruka, buri muntu agapfukama ku muryango w’ihema rye. Uhoraho rero akavugana na Musa bahanganye amaso, mbese nk’uko umuntu avugana n’undi. Hanyuma Musa agasubira mu ngando; ariko umufasha we, umusore witwa Yozuwe mwene Nuni, ntave mu ihema. Musa abwira Uhoraho, ati «Dore urambwira ngo ’Nyobore iyi mbaga’, ariko ntiwamenyesheje uwo uzatuma ngo tujyane. Nyamara ni wowe wivugiye uti ’Ndakuzi mu izina’, urongera uti ’Wagize ubutoni mu maso yanjye!’ None rero, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho mbwira inzira zawe maze nkumenye, bityo ngire ubutoni mu maso yawe. Ikindi kandi, ibuka ko iri hanga ari umuryango wawe!» Uhoraho ati «Ese uribwira ko ari jye ubwanjye tuzajyana ngo nguhe ihumure?» Musa ati «Niba utaje ngo tujyane, wikwirirwa uduhagurutsa aha ngaha. Naho ubundi se, ni iki kizerekana ko jyewe n’umuryango wawe dufite ubutoni mu maso yawe? Si uko wajyana natwe, bityo jyewe n’umuryango wawe ntiduse n’indi miryango iri ku bwisanzure bw’isi?» Uhoraho asubiza Musa, ati «Icyo unsabye na cyo nzagikora, ku mpamvu y’uko ufite ubutoni mu maso yanjye, kandi nkaba nkwiyiziye mu izina.» Musa ati «Ngaho rero nyereka ikuzo ryawe!» Uhoraho ati «Ndanyuza ububengerane bwanjye bwose imbere yawe, maze ntangaze izina ryanjye ’Uhoraho’. Ngirira ibambe uwo nishakiye, nkagirira impuhwe uwo nishakiye.» Yungamo ati «Nta bwo washobora kubona uruhanga rwanjye, kuko nta muntu wabasha kumbona ngo agumye abeho.» Uhoraho arongera ati «Ngwino nkwereke aho uba uhagaze iruhande rwanjye. Ndaguhagarika hejuru y’urutare. Igihe rero ikuzo ryanjye riza guhita, ndagushyira mu bwihugiko bw’urutare, maze ngutwikirize ikiganza cyanjye kugeza ubwo ntambutse. Hanyuma nkuvaneho ikiganza, maze umbone mu mugongo gusa; naho uruhanga rwanjye, ntawashobora kurureba.» Uhoraho abwira Musa, ati «Ubaze ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere, maze kuri ibyo bimanyu nandikeho amagambo yari kuri bya bimanyu bya mbere wamenaguye. Uzabe witeguye ejo mu gitondo cya kare, maze bugicya uzazamuke hejuru y’umusozi wa Sinayi, uhagarare imbere yanjye, hariya mu mpinga y’umusozi. Ntihazagire umuntu uzamukana nawe; ntihazagire n’ukandagira kuri uwo musozi aho ariho hose; ndetse n’amatungo magufi cyangwa maremare ntazarishe ahegereye uyu musozi.» Nuko Musa abaza ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere. Arazinduka, azamuka umusozi wa Sinayi, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, maze ajyana mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye. Nuko Uhoraho amanuka mu gacu, ahahurira na we, maze atangaza izina rye «Uhoraho». Uhoraho rero anyura imbere ya Musa, maze avuga aranguruye ati «Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka, Imana igaragariza ubuntu bwayo ibisekuru ibihumbi n’ibihumbi, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha, ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu n’icya kane!» Ako kanya Musa akubita amavi ku butaka, arapfukama. Nuko aravuga ati «Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe!» Uhoraho rero aravuga ati «Ngiye kugirana nawe Isezerano! Mu ruhame rw’umuryango wawe wose, ngiye gukora ibintu bitangaje, bitigeze bibaho mu gihugu na kimwe cyangwa mu ihanga na rimwe; maze imbaga yose igukikije yibonere igikorwa cy’Uhoraho, kuko ibintu ngiye gukorana nawe biteye ubwoba! Urakurikize neza ibyo ngutegeka uyu munsi. Dore nzirukana imbere yawe Umuhemori, Umukanahani, Umuheti, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi. Uzirinde kugirana isezerano n’abaturage b’igihugu ugiyemo, hato bitazakubera umutego. Ahubwo muzahirike intambiro zabo, mumenagure inkingi z’amabuye bashinze, kandi mutemagure ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo. Ntuzagire rero indi mana upfukamira, kuko izina ry’Uhoraho ari Rudaharikwa, akaba Imana ifuha. Uramenye ntuzagirane isezerano n’abatuye icyo gihugu, hato batazagutumira igihe bazaba bakora ibibi basenga ibigirwamana byabo, babitura ibitambo, maze ukarya ku bitambo byabo. N’umuhungu wawe ntuzamusabire mu bakobwa babo, hato abo bakobwa batazatera abahungu bawe gukora ibibi basenga ibigirwamana byabo. Ntuziremere imana zicuzwe mu cyuma. Uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabigutegetse, ku itariki nashyizeho y’ukwezi kw’Amahundo, kuko ukwezi kw’Amahundo ari ko wimutseho mu Misiri. Umuhungu wavutse uburiza wese ni uwanjye, kimwe n’icyavutse uburiza cyose cy’igitsinagabo mu matungo yawe, ari inka, ari intama. Uburiza bw’indogobe uzabucunguze umwana w’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. Uburiza bwose bw’abahungu bawe na bwo uzabucungure. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere yanjye. Uzakore imirimo iminsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi uzaruhuke; kabone n’aho haba ari igihe cy’ihinga cyangwa icy’isarura, uzaruhuke. Uzubahirize umunsi mukuru w’Ibyumweru ubigirira kurya umuganura w’ingano zeze. Uzubahirize n’umunsi mukuru w’Ihunika mu ndunduro y’umwaka. Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazaze kwiyereka Nyagasani Uhoraho Imana ya Israheli. Koko rero nimara kwirukana amahanga imbere yawe, no kwagura igihugu cyawe, nta wundi uzararikira isambu yawe igihe uzaba wagiye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, gatatu mu mwaka. Ntuzanture igitambo cy’amaraso giherekejwe n’imigati isembuye; kandi igitambo uturiye umunsi mukuru wa Pasika ntikizarenge ijoro ngo kigere mu gitondo. Uzazane mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe umuganura w’imbuto zeze mu murima wawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.» Uhoraho abwira Musa, ati «Andika aya magambo witonze, kuko Isezerano ngiranye nawe kimwe na Israheli rishingiye kuri ayo magambo.» Musa agumana aho ngaho n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nta kurya umugati, nta no kunywa amazi. Nuko yandika ku bimanyu by’amabuye amagambo y’Isezerano, ari yo ya magambo cumi. Musa amanuka ku musozi wa Sinayi afite mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye byanditseho Isezerano. Ubwo yamanukaga, ntiyari azi ko mu ruhanga rwe harabagiranaga kubera ko yaganiriye n’Uhoraho. Aroni n’Abayisraheli bose babona Musa, n’ukuntu mu maso he harabagiranaga! Nuko bagira ubwoba bwo kumwegera. Musa arabahamagara; Aroni n’abatware bose b’imbaga bagaruka bamusanga, maze arabavugisha. Hanyuma Abayisraheli bose baramwegera, abamenyesha amategeko yose Uhoraho yari yamubwiriye hejuru y’umusozi wa Sinayi. Musa arangije kubibabwira, yipfuka igitambaro mu maso. Iyo Musa yabaga yinjiye imbere y’Uhoraho ngo avugane na we, yavanagaho icyo gitambaro kugeza igihe asohokeye mu ihema; yagera hanze, akabwira Abayisraheli ibyo yabaga yategetswe: Abayisraheli babonaga mu maso ha Musa harabagirana. Nuko Musa agasubiza igitambaro mu maso, kugeza ubwo yongera kwinjira ngo avugane n’Uhoraho. Musa ahamagaza imbaga yose y’Abayisraheli, arababwira ati «Nimwumve ibyo Uhoraho abategetse kujya mukora. Mu minsi itandatu muzakore imirimo, naho umunsi wa karindwi uzababere isabato ntagatifu, umunsi w’ikiruhuko weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwa. Ntimuzacana umuriro mu nzu yanyu n’imwe ku munsi w’isabato.» Musa abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli aya magambo, ati «Nimwumve icyo Uhoraho yategetse. Nimugabanye ku bintu byanyu ituro ry’Uhoraho. Umuntu wese w’umutima utagundira azazanira Uhoraho imfashanyo ye: zahabu, na feza, n’umuringa, imyenda y’isine, n’iy’umuhemba, n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura, n’ibiti by’iminyinya, n’amavuta y’imizeti yo gucana itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika; amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no ku musesuragituza. N’abakozi banyu bose b’abahanga nibaze, maze barangize icyo Uhoraho yategetse. Ibyo ni Ingoro n’ihema ryayo, umutwikiro waryo, ibifunga byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, imiganda yaryo, n’ibishyigikizo byaryo; ubushyinguro n’imijishi yabwo, urwicurizo n’umubambiko ubikingiye; ameza hamwe n’imijishi yayo n’ibikoresho byayo byose, hamwe n’imigati y’umumuriko; ikinyarumuri cyo kumurika, hamwe n’ibikoresho byacyo, amatara yacyo n’amavuta y’imizeti akigenewe; urutambiro rw’imibavu n’imijishi; amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika; umubambiko ukinze ku muryango w’Ingoro; urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro n’urugata rwacyo; imibambiko ikingiye urugo, inkingi zayo, ibishyigikizo byayo, n’umubambiko ukingiye irembo ry’urugo rw’Ingoro; imiganda y’Ingoro, imiganda y’inkike z’Ingoro hamwe n’ibiziriko byazo; imyambaro y’ibirori igenewe imihango mu Ngoro, imyambaro mitagatifu y’umuherezabitambo Aroni, n’imyambaro abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo.» Nuko ikoraniro ryose ry’Abayisraheli rimaze kuva iruhande rwa Musa, ab’umutima ukeye kandi wuzuye ubuntu bose baraza, batanga umusanzu w’Uhoraho mu bwubatsi bw’ihema ry’ibonaniro, n’imirimo yaryo yose, n’imyambaro mitagatifu. Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu. Bazana n’ibindi bafite imuhira: imyenda y’isine, n’iy’umuhemba n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura. Abari bateganyije bose ituro rya feza n’umuringa, babizanira Uhoraho. Abari bafite imuhira ibiti by’iminyinya bigenewe imirimo yose y’ubwubatsi, barabizana. Abagore bose bari bafite ubuhanga bwo gukaraga ubudodo, barabuboha, barabuzana: ubw’isine, n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, n’ubwa hariri inetereye. Abagore bose bari babifitiye ubuhanga, bakaraga ubwoya bw’ihene. Abatware b’imiryango bazana amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no mu musesuragituza, bazana imibavu n’amavuta y’imizeti bigenewe amatara, amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika. Mbese Abayisraheli bose, ari abagabo ari n’abagore, bafite umutima ukeye, bazanira Uhoraho amaturo bigeneye, kugira ngo batunganye imirimo yose Uhoraho yari yabategetse abitumye Musa. Nyuma Musa abwira Abayisraheli, ati «Nimurebe, Uhoraho yihamagariye mu izina Besaleli mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda. Yamwujujemo umwuka w’Imana, kandi yamuhaye ubuhanga, ubwenge, n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose, kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza n’umuringa; kugira ngo aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose. Yashyize kandi mu mutima we ingabire yo kubyigisha, nk’uko yayihaye na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani. Bombi yabujujemo ubwenge bwo gukora imirimo yose yo gusharaga, gushushanya, gutaka amabara ku myenda y’isine, y’umuhemba n’itukura, kuri hariri inetereye, no kuboha imyenda; mbese gutunganya amoko yose y’imirimo no guhimba ibikorwa by’ubwenge. Besaleli, Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyizemo ubwenge n’ubuhanga bwo gutunganya imirimo yose igenewe imihango y’Ingoro, bazabirangize uko Uhoraho yabitegetse.» Musa ahamagaza Besaleli, na Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyize ubwenge mu mutima; bashishikarira uwo murimo ngo bawurangize. Musa abaha amaturo yose Abayisraheli bari barazaniye gutunganya imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro kandi buri gitondo imbaga igakomeza kuzanira Musa amaturo yishakiye. Nuko abo bahanga bakoraga imirimo y’Ingoro, bahagarika akazi bari bashishikariye, buri wese aza kubwira Musa, ati «Imbaga iratura ibirengeje kure ibya ngombwa bigenewe kurangiza imirimo Uhoraho yategetse gukora!» Musa atanga itegeko, maze batangaza mu ngando hose ngo «Ntihagire umuntu, ari umugabo ari umugore, wongera guhihibikanira iby’amaturo y’Ingoro.» Nuko bahagarika rubanda, kuko ibyo bari bazanye byari bihagije ku mirimo yose yagombaga gukorwa, ndetse binarengejeho. Nuko abakozi bose barushaga abandi ubuhanga bashinga Ingoro. Bategura imyenda cumi muri hariri ihotoye, no mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, hamwe n’Abakerubimu batatseho. Uburebure bw’umwenda bwari imikono makumyabiri n’umunani. Ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Imyenda yose yaraeshyaga. Bafatanya itanu muri iyo myenda, umwe ku wundi; bafatanya n’iyindi itanu umwe ku wundi. Bashyira utugozi tw’umuhemba w’ibihogo ku muguno w’umwenda waherukaga urufatane rwa mbere; babigenza batyo no ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri. Bapfundika utugozi mirongo itanu ku mwenda waherukaga urufatane rwa mbere; bapfundika n’utugozi mirongo itanu ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri, maze utwo tugozi tukagenda dutegana, kamwe ku kandi. Bakora ibifungo mirongo itanu bya zahabu bafungisha urufatane rwa mbere ku rundi, bityo Ingoro irakomera ku mpande zose. Bakora kandi n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, maze bayitwikiriza Ingoro, nk’uko amahema amera; bakora bene iyo myenda cumi n’umwe. Uburebure bw’umwenda bwari imikono mirongo itatu, n’ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Iyo myenda cumi n’umwe yarareshyaga. Muri iyo myenda bateranya itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, (ku buryo na yo ihinduka ibifatane bibiri). Bashyira utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda waherukaga urufatane rumwe; bashyira kandi utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri. Bakora n’ibifungo mirongo itanu by’umuringa byo gufungisha ibyo bifatane byombi. Bityo ihema ryose rikaba risakawe neza. Byongeye ihema barikorera umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, barikorera n’umutwikiro w’impu z’ibihura wo kugereka hejuru. Ingoro kandi bayikorera inkuta z’imbaho mu biti by’iminyinya zishinze impagarike. Uburebure bw’urubaho bwari imikono cumi, n’ubugari bw’urubaho bwari umukono umwe n’igice. Kuri buri rubaho hari inkwikiriro ebyiri zifatanye rumwe ku rundi. Babigenza batyo ku mbaho zose z’Ingoro. Bategurira Ingoro imbaho makumyabiri ku ruhande rw’amajyepfo. Mu nsi y’izo mbaho makumyabiri, bahashyira ibishyigikizo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bi biri mu nsi ya buri rubaho, bigenewe inkwikiriro zarwo zombi. Ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro rwerekeye amajyaruguru, bahategura imbaho makumyabiri, kimwe n’ibishyigikizo byazo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho. N’urukuta rw’inyuma y’Ingoro barutegurira imbaho esheshatu, aherekeye iburengerazuba; bategura n’imbaho ebyiri zigenewe inguni z’inyuma y’Ingoro. Izo zarushaga izindi gufatana kubera inkwikiriro zazo nyinshi. Bityo hari imbaho munani kumwe n’ibishyigikizo byazo bya feza, ibishyigikizo cumi na bitandatu, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho. Bakora n’imitambiko mu biti by’iminyinya: itanu igenewe imbaho o ku ruhande rwa mbere rw’Ingoro, itanu igenewe imbaho zo ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro, n’indi itanu igenewe imbaho z’inyuma y’Ingoro aherekeye iburengerazuba. Bategura umutambiko umwe wambukiranyaga imbaho, kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, unyuze hagati yazo. Imbaho bazomekaho zahabu, n’ibifunga byazo bigenewe gushyirwamo imitambiko babikora muri zahabu, kandi n’imitambiko bayomekaho zahabu. Bakora umubambiko mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye; maze batakaho n’Abakerubimu. Bawubariza inkingi enye z’umunyinya zometseho zahabu, n’intendekero zazo za zahabu; bazicurira ibishyigikizo bine bya feza. Umuryango w’ihema bawudodera uwundi mubambiko watatswe n’umuhanga mu bwoya bw’isine, n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye. Uwo mubambiko bawukorera inkingi eshanu, n’intendekero zazo, n’amasonga yazo, n’ibifunga byazo, maze babyomekaho zahabu. Ibishyigikizo byazo bitanu byari bikozwe mu muringa. Besaleli abaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwabwo bwari imikono ibiri n’igice, ubugari bwabwo bukaba umukono umwe n’igice, n’ubuhagarike bwabwo bukaba umukono umwe n’igice. Imbere n’inyuma, abwomekaho zahabu iyunguruye, maze abuzengurutsaho umusozo wa zahabu. Abucurira ibifunga bine bya zahabu bigenewe amaguru yabwo, ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibifunga bibiri mu rundi. Abaza imijishi mu giti cy’umunyinya maze ayomekaho zahabu. Mu bifunga biri ku mpande z’ubushyinguro yinjizamo imijishi yo kubuheka. Akora urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’ubugari bw’umukono umwe n’igice. Akora Abakerubimu babiri muri zahabu. Abacura muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo, Umukerubimu umwe ku mutwe umwe n’undi Mukerubimu ku wundi mutwe. Abashyira ku mitwe yombi y’urwicurizo, kandi bafatanye na rwo. Abakerubimu bari bafite amababa aramburiye hejuru y’urwicurizo, bakarutwikiriza amababa yabo kandi berekeranye; uruhanga rwabo rukaba rwunamiye ku rwicurizo. Akora ameza mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwayo bwari imikono ibiri, ubugari bwayo bukaba umukono umwe, n’ubuhagarike bwayo bukaba umukono umwe n’igice. Ayomekaho zahabu iyunguruye, maze ayazengurutsaho umusozo wa zahabu. Hagati y’amaguru y’ameza atambikaho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho adushyiraho zahabu. Ameza ayacurira ibifunga bine bya zahabu, maze ashyira ibyo bifunga ku nkokora enye z’amaguru yayo. Iruhande rw’imitambiko, ahashyira ibifunga byo kwinjizwamo imijishi yo guheka ameza. Akora imijishi mu biti by’iminyinya, maze ayomekaho zahabu, kugira ngo bajye bayikoresha baheka ameza. Akora ibikoresho bigenewe ameza: amasahani, imbehe, ibikopo, n’udukombe bigenewe ibitambo biseswa; abikora muri zahabu iyunguruye. Hanyuma Besaleli akora ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ikirenge cyacyo n’uruti rwacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byari bifatanye na cyo. Amashami atandatu yari ashingiye ku mpande zacyo: amashami atatu mu ruhande rumwe rw’ikinyarumuri, n’amashami atatu mu rundi ruhande. Ku ishami rimwe hari imitako itatu ishushanya umubumburo w’ururabo, bikamera bityo ku mashami atandatu yari ashingiye ku kinyarumuri. Uruti ubwarwo rw’ikinyarumuri rwari rufite imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo. Hari umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’undi mutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo; bikagenda bityo ku mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri. Iyo mibumburo n’ayo mashami byari bifatanye n’ikinyarumuri; byose byari bicuze muri zahabu itsitse kandi iyunguruye. Akora amatara yacyo arindwi, n’ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara, muri zahabu iyunguruye. Akoresha italenta imwe ya zahabu iyunguruye, kugira ngo arangize icyo kinyarumuri hamwe n’ibikoresho byacyo byose. Akora urutambiro rw’imibavu mu giti cy’umunyinya; uburebure bwarwo bwari umukono umwe, ubugari bwarwo bukaba umukono umwe; impande zarwo zarareshyaga, kandi ubujyejuru bwarwo bwari imikono ibiri. Amahembe yarwo yari mu giti kimwe na rwo. Arwomekaho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe, kandi aruzengurutsaho umuguno wa zahabu. Arukorera ibifunga muri zahabu mu nsi y’umuguno warwo, bibiri ku mpande ebyiri zarwo, byo kwinjizwamo imijishi igenewe guheka urutambiro. Akora imijishi mu biti by’iminyinya maze ayomekaho zahabu. Ategura amavuta agenewe isigwa ritagatifu, n’umubavu w’indobanure wo gutwika, byose bikozwe ku buryo bw’abahanga. Akora urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, mu biti by’iminyinya, rufite uburebure bw’imikono itanu, n’ubugari bw’imikono itanu — urutambiro rero rwari rufite impande zireshya — n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Ku mfuruka zarwo enye, ashyiraho amahembe, ayo mahembe yari akozwe mu giti kimwe n’urutambiro; maze arwomekaho icyuma cy’umuringa. Akora ibikoresho byose by’urutambiro: ibyungo byo kuyoreramo ivu, ibidahuzo, ibisukirizo, amakanya n’ibirahuzwa amakara; ibyo bikoresho byose bicuzwe mu cyuma cy’umuringa. Urutambiro arukorera uruzitiro rw’utwuma tw’umuringa, dushandikiranije nk’urushundura; urwo ruzitiro rwazengurukaga urutambiro ruhereye hasi rukageza mu cya kabiri cy’ubujyejuru bwarwo. Acura ibifunga bine bigenewe imfuruka enye z’uruzitiro rw’umuringa ngo byinjizwemo imijishi. Akora imijishi mu biti by’iminyinya, maze ayomekaho umuringa. Yinjiza imijishi mu bifunga, ku mpande z’urutambiro, kugira ngo izakoreshwe baruheka. Yarukoze mu mbaho zikorogoshoye. Akora igikarabiro mu muringa, n’urugata rwacyo mu muringa, hamwe n’indorerwamo z’abagore babaga ku izamu ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Yubaka urugo rukikije Ingoro. Mu ruhande rw’amajyepfo yayo, urugo rwakingirizwaga n’imibambiko ya hariri ihotoye: ifite uburebure bw’imikono ijana. Iyo mibambiko yari ifashwe n’inkingi makumyabiri, zifite ibishyigikizo makumyabiri by’umuringa; intendekero zo ku nkingi, kimwe n’ibifunga byabyo, byari bikozwe muri feza. Mu ruhande rw’amajyaruguru hari imibambiko ifite uburebure bw’imikono ijana, hamwe n’inkingi makumyabiri n’ibishyigikizo byazo makumyabiri by’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo bikaba na byo muri feza. Mu ruhande rw’uburengerazuba hari imibambiko ifite uburebure bw’imikono mirongo itanu hamwe n’inkingi cumi n’ibishyigikizo byazo cumi; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo, bikoze muri feza. No mu ruhande rw’uburasirazuba, ubugari bw’urugo bwari imikono mirongo itanu: hakaba imikono cumi n’itanu y’imibamiko mu ruhande rumwe, hamwe n’inkingi eshatu n’ibishyigikizo byazo bitatu; bityo no ku rundi ruhande. Ubwo rero mu ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo no mu rundi ruhande hari hameze kimwe: imikono cumi n’itanu y’imibambiko, hamwe n’inkingi eshatu n’ibishyigikizo byazo bitatu. Imibambiko yose yakingirizaga urugo yari ikozwe muri hariri ihotoye. Ibishyigikizo by’inkingi byari bikozwe mu muringa, intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo bikozwe muri feza, n’amasonga y’inkingi bikozwe muri feza. Inkingi zose z’urugo zigafatanywa n’imitambiko ya feza. Umwenda w’irembo ry’urugo wari uboshywe mu bwoya bw’isine, n’ubw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. Uburebure bwawo bwari imikono makumyabiri, n’ubujyejuru bwari imikono itanu, kimwe n’imibambiko y’urugo. Inkingi zazo enye n’ibishyigikizo byazo bine byari bikozwe mu muringa, intendekero zazo zikozwe muri feza, amasonga n’ibifunga byazo byometseho feza. Inkingi zose z’Ingoro n’iz’urugo zari mu muringa. Dore umubare w’ibintu byakoreshejwe bubaka Ingoro, Ingoro y’Isezerano: byabaruwe ku itegeko rya Musa, bigirwa n’Abalevi, bayobowe na Itamari mwene Aroni, umuherezabitambo. Besaleli mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda, yari yarangije ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose. Yabifashijwemo na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani, wari umuhanga cyane mu mirimo yose yo gucura no kubaza no gutakisha imyenda indodo z’isine, n’iz’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye. Zahabu yose bari batuye kandi yakoreshejwe umurimo wo kubaka Ingoro, yanganaga n’amatalenta makumyabiri n’icyenda, n’amasikeli magana arindwi na mirongo itatu, bikurikije isikeli y’Ingoro. Feza yazanywe igihe babaruraga ikoraniro, yanganaga n’amatalenta ijana, n’amasikeli igihumbi magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu bikurikije isikeli y’Ingoro. Buri muntu wari ufite imyaka makumyabiri cyangwa ayirengeje, yasoze «ibeka», ari byo kuvuga igice cya sikeli, bikurikije isikeli y’Ingoro, kandi abagombaga gusora bari abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Amatalenta ijana ya feza yakoreshejwe gucuramo ibishyigikizo by’Ingoro n’ibishyigikizo by’umubambiko; ibishyigikizo ijana ku matalenta ijana bihwanye rero n’italenta imwe ku gishyigikizo kimwe. Naho ya masikeli igihumbi magana arindwi mirongo irindwi n’atanu ya feza, bayakoresha intendekero zo ku nkingi, bayomeka ku masonga yazo, kandi bayakoramo n’imitambiko. Umuringa bari batuye wanganaga n’amatalenta mirongo irindwi n’amasikeli ibihumbi bibiri magana ane. Bayakoresha ibishyigikizo by’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, urutambiro rw’umuringa n’uruzitiro rwarwo rw’umuringa, n’ibikoresho byose by’urutambiro, ibishyigikizo by’urugo rukikije Ingoro, ibishyigikizo by’irembo ry’urugo n’inkingi zose z’Ingoro, n’inkingi zose zikikije urugo. Badoda imyambaro mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, igenewe imihango yo mu Ngoro; maze bakorera Aroni imyambaro mitagatifu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Bakora umusanganyagihimba muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura no muri hariri ihotoye. Zahabu bayihwahuza inyundo, maze bayisaturamo udukwege two gusobekeranya n’indodo z’isine, z’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye: bikorwa n’umuhanga. Bakora n’imishumi ibiri iteye ku mitwe yombi y’umusanganyagihimba igenewe kuwufatisha ku ntugu. Umukandara wawo uciye hejuru, byari bidoze kimwe: muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, no muri hariri ihotoye, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Batunganya amabuye y’agaciro, afungiye mu tugotesho twa zahabu, bayasharagamo amazina y’abana ba Israheli, nk’uko basharaga za kashe. Bashyira ayo mabuye ku mishumi y’intugu ifata umusanganyagihimba, kugira ngo ajye ababera iteka urwibutso rw’abana ba Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Hanyuma bakora umusesuragituza wahimbanywe ubuhanga, ukorwa kimwe n’umusanganyagituza muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, no muri hariri ihotoye. Wari ufite impande zireshya, kandi umeze nk’uruhago. Uburebure bwawo bwari igice cy’umukono, n’ubugari bwawo ari igice cy’umukono; wari inkubirane. Bawutakaho imisitari ine y’amabuye. Umusitari wa mbere wariho isarudoni, itopazi, na emerodi; umusitari wa kabiri wariho malakita, isafiri na diyama; umusitari wa gatatu wariho opali, agate, na emetisita; umusitari wa kane wariho ikirizoliti, imboneranyi, na jasipi. Ayo mabuye yari mu tugotesho twa zahabu twari tuyafunze. Amabuye yari ahwanye n’amazina y’abana ba Israheli uko ari cumi na babiri. Yari asharazwe nko muri kashe, buri buye rifite izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri. Umusesuragituza bawucurira imikufi ya zahabu iyunguruye iboshye nk’utuziriko. Bakora utugotesho tubiri twa zahabu n’ibifunga bibiri bya zahabu, maze ibyo bifunga byombi babishyira mu mitwe yombi y’umusesuragituza. Imitwe ya ya mikufi ibiri ya zahabu bayinjiza mu tugotesho twombi. Nuko babishyira hejuru y’imishumi y’intugu z’umusanganyagihimba, ahareba imbere. Bakora ibifunga bibiri bya zahabu, babishyira mu nsi y’imishumi y’intugu y’umusesuragituza, ku ruhande rukora ku musanganyagihimba. Barongera bakora ibifunga bibiri bya zahabu, ahareba imbere, hafi y’ipfundikiro ryawo, hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. Umusesuragituza bawupfundikisha ibifunga byawo ku bifunga by’umusanganyagihimba, bacishijemo injishi y’umuhemba w’ibihogo, ku buryo umusesuragituza uba hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. Bityo umusesuragituza ntiwashoboraga kwitandukanyan’umusanganyagihimba, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Bakora igishura cy’umusanganyagituza, gikozwe n’umuboshyi kikaba umuhemba w’ibihogo. Mu gishura rwagati, harimo umwenge unyuramo umutwe, nk’uw’ikoti ry’intambara; maze uwo mwenge ukazengurutswaho umuguno w’umubohano, kugira ngo igishura kitazatanyuka. Ku musozo wo hasi batendekaho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri inetereye. Bakora amayugi ya zahabu iyunguruye, maze bayashyira ku musozo w’igishura hasi, arawuzenguruka. Impande zose ku musozo wo hasi, amayugi n’amapfundo bikagenda bikurikirana: iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, ku musozo w’igishura, kugira ngo batunganye imihango nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Baboha n’amakanzu ya hariri, agenewe Aroni n’abahungu be. Bakora igitambaro cy’umutwe muri hariri, n’imitako y’ingofero za hariri, amakabutura ya hariri ihotoye; imikandara ya hariri ihotoye n’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura; byose byatatswe mu buhanga, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Bakora ikamba muri zahabu iyunguruye, ritatswe n’ururabo imbere, maze basharagamo aya magambo ngo «Uweguriwe Uhoraho». Bashyiraho injishi y’umuhemba w’ibihogo yo kurifunga ku gitambaro cyo mu mutwe, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Nguko uko imirimo yose y’Ingoro n’iy’ihema ry’ibonaniro yarangiye. Abayisraheli batunganyije byose, bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. Bamurikira Musa ibigize Ingoro ari byo ibi ngibi: ihema n’ibikoresho byaryo, ibifungo byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, inkingi zaryo n’ibishyigikizo byaryo; umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, umutwikiro w’impu z’ibihura, n’umubambiko ugabanya Ingoro mo kabiri; ubushyinguro bw’Isezerano hamwe n’imijishi yabwo, n’urwicurizo; ameza hamwe n’ibikoresho byayo n’imigati y’umumuriko; ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye, amatara yo kugitondekanyaho, ibigendana na cyo byose, n’amavuta yo gucana; urutambiro rwa zahabu, amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika, umwenda ugenewe gukinga umuryango w’ihema; urutambiro rw’umuringa, uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo; imibambiko y’urugo rukikije Ingoro, inkingi zarwo, ibishyigikizo byarwo; umwenda ugenewe irembo ry’urugo, injishi zawo, inkingi zawo, n’ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro; imyambaro mitagatifu igenewe imihango yo mu Ngoro, imyambaro ya Aroni umuherezabitambo n’imyambaro y’abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo. Abayisraheli bakoze iyo mirimo yose bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha. Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati «Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema ry’ibonaniro ribe Ingoro y’Uhoraho. Uzarishyiremo ubushyinguro bw’Isezerano, maze ubwo bushyinguro ubukingeho umubambiko. Uzazane ameza, maze uyashyireho ibiyagenewe; uzazane ikinyarumuri, maze ucane amatara yacyo. Urutambirourwa zahabu rugenewe imibavu uzarutereke imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, kandi uzabambike umwenda ku muryango w’Ingoro. Urutambiro rw’ibitambo bitwikwa uzarutereke imbere y’umuryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro. Igikarabiro uzagitereke hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze usukemo amazi. Uzatunganye urugo hirya no hino, maze uzabambike umwenda ku irembo ryarwo. Uzende amavuta yo gusiga, uyasige Ingoro n’ibiyirimo byose; uzayitagatifuze hamwe n’ibiyiteguwemo byose, maze ibe ntagatifu. Uzasige amavuta urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, n’ibikoresho byarwo byose, maze urutambiro rube rutagatifu rwose. Uzasige amavuta igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo, maze ugitagatifuze. Uzigize Aroni n’abahungu be imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, maze uzabuhagize amazi; hanyuma wambike Aroni imyambaro mitagatifu, umusige amavuta, maze umutagatifuze, ambere umuherezabitambo. N’abahungu be, numara kubigiza imbere, uzabambike amakanzu, ubasige amavuta nk’uko uzaba wasize se amavuta, nuko bazambere abaherezabitambo. Bityo, amavuta basizwe azabahesha kuba abaherezabitambo iteka ryose, uko ibisekuru bigenda biha ibindi.» Musa arumvira, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Ingoro irashingwa. Musa ashinga Ingoro; ashinga ibishyigikizo byayo, ashyiraho imbaho n’imitambiko, ashinga n’imiganda. Arambura ihema hejuru y’Ingoro, maze agerekaho umutwikiro w’ihema, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Yenda amabuye y’Isezerano, maze ayashyira mu bushyinguro, asoheka imijishi mu bushyinguro, atereka n’urwicurizo hejuru y’ubushyinguro. Nuko ajyana ubushyinguro mu Ngoro; amanika umubambiko muri yo rwagati, ahisha ubushyinguro bw’Isezerano nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Atereka ameza mu ihema ry’ibonaniro, mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ingoro, imbere y’umubambiko, maze ayateguraho urutonde rw’imigati imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa. Ashyira ikinyarumuri mu ihema ry’ibonaniro, akibangikanya n’ameza, mu ruhande rw’amajyepfo y’Ingoro; nuko agishyiraho amatara imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa. Ashinga urutambiro rwa zahabu mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’umubambiko; nuko atwikiraho imibavu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Abambika umwenda ku muryango w’ihema. Ashinga urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ku muryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro, maze aruturiraho igitambo gitwikwa n’amakoro y’ubuhoro, nk’uko Uhorho nyine yari yarabitegetse Musa. Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze asukamo amazi yo kwisukura. Musa, Aroni n’abahungu be bakarabiragamo, bakiyoza n’ibirenge. Igihe cyose binjiraga mu ihema ry’ibonaniro, n’iyo begeraga urutambiro, bisukuzaga amazi, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Atunganya urugo ruzengurutse Ingoro n’urutambiro, kandi abambika umwenda ku irembo ry’urugo. Nuko Musa arangiza atyo imirimo yose. Ubwo rero agacu kabudika ku ihema ry’ibonaniro, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro; Musa ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kubera ko agacu kari kayigumye hejuru, kandi n’ikuzo ry’Uhoraho ryagumye kuzura mu Ngoro. Iyo agacu kavaga ku Ngoro, kakazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. Naho iyo agacu kabaga katavuye ku Ngoro ngo kazamuke hejuru, ntibahagurukaga, kugeza umunsi kazazamukira. Koko rero, agacu k’Uhoraho kagumaga hejuru y’Ingoro ku manywa, nijoro mu gacu hakakamo umuriro, ukabonwa n’inzu yose ya Israheli. Byagenze bityo igihe cyose, ku ndaro zose bagiye barara. Uhoraho ahamagara Musa maze amubwirira mu ihema ry’ibonaniro ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi. Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime; maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano. Iryo tungo azarisogotera imbere y’Uhoraho, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamurike amaraso yaryo, maze bayamishe impande zose z’urutambiro ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Icyo gitambo bazagikuraho uruhu, bakigabanyemo imirwi, maze bene Aroni umuherezabitambo bacane umuriro ku rutambiro bawugerekeho inkwi. Hanyuma ya mirwi, igihanga, hamwe n’ibinure biri ku mara, abaherezabitambo ari bo bene Aroni bazabigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. Ibyo mu nda, amaguru hamwe n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo atwikire ibyo byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge. Azayicira imbere y’Uhoraho ahagana mu majyaruguru y’urutambiro, maze abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yayo mu mpande zose z’urwo rutambiro. Nyuma y’ibyo, bazayigabanyemo imirwi, maze igihanga hamwe n’ibinure, byose umuherezabitambo abigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. Ibyo mu nda, amaguru n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo abitwikire byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma. Umuherezabitambo azabijyana ku rutambiro, abice umutwe, abitwikireho, maze amaraso yabyo arutembeho. Hanyuma, bazakuremo agatorero uko kakabaye, bakajugunye iruhande rw’urutambiro, iburasirazuba aho barunda ivu. Iyo nyoni bazayisaturira hagati y’amababa, ariko boye kuyatandukanya, maze umuherezabitambo ayitwikire ku rutambiro hejuru y’inkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. «Nihagira umuntu uzanira Uhoraho ikoro ry’ibihingwa, rizabe ari ifu azasukamo amavuta y’imizeti, kandi ayishyiremo ububani, ayishyikirize abaherezabitambo ari bo bene Aroni. Kuri iyo fu ivanze n’amavuta, umuherezabitambo azayoreho incuro y’urushyi by’umuhango, abitwikire ku rutambiro. Iryo ni ituro ry’ibiribwa rikongotse burundu, kandi rifite impumuro yurura Uhoraho. Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose, kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu. Nuzana ikoro ry’umutsima watetswe mu ifuru, rizabe rigizwe n’utugati tw’ifu tudasembuye kandi twafunyangiwe mu mavuta, cyangwa ribe rigizwe n’udutsima tudasembuye dusize amavuta. Nuzana ituro ry’ikintu cyatetswe ku ipanu, kizave mu ifu ivanze n’amavuta, kandi nta musemburo urimo. Mbere yo kubitura, uzabe wabanje kubigabanyamo ibice no kubisukaho amavuta. Iryo ni ikoro. Nuzana ituro ryakaranzwe ku ipanu, rizave mu ifu yavuganywe n’amavuta. Uzazana iryo turo ryateguriwe Uhoraho rityo, urishyikirize umuherezabitambo, maze na we arijyane ku rutambiro. Umuherezabitambo azagabanya kuri iryo turo iby’umuhango, maze abitwikire ku rutambiro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa bikongotse burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho. Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose: kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu. Ikoro ryose muzatura Uhoraho ntirizabe ari umutsima wavuganywe n’umusemburo. Koko rero, muramenye ntimuzagire umusemburo cyangwa ubuki mutwika mushaka ko biba ituro ry’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Cyakora, muzajya mubituraho ituro ry’umuganura, ariko ntimuzabijyane ku rutambiro mwibwira ko bifite impumuro yurura Uhoraho. Ituro ryose uzazana, uzariminjireho umunyu. Ntuzibagirwe na rimwe gushyira ku ituro ryawe, umunyu w’Isezerano ry’Imana yawe. Buri turo ryawe ryose, uzajye uritura ririmo umunyu. Nuzanira Uhoraho ituro ry’umuganura, rizabe ari iry’amahundo yokeje. Cyangwa ifu y’igiheri cy’imbuto nshyashya, ni yo uzazana, ibe ituro ry’umuganura. Iryo turo uzarisukemo amavuta, unarishyireho ububani. Iryo ni ikoro. Hanyuma, kuri iyo fu y’igiheri no kuri ayo mavuta, umuherezabitambo azagabanyeho iby’umuhango, maze abitwikane na bwa bubani bwose. Iryo ni ituro, igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu. Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo maremare, cyaba ikimasa cyangwa inyana, ajye amurikira Uhoraho itungo ridafite inenge. Arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, akicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z’urutambiro. Ibizava kuri icyo gitambo cy’ubuhoro babiture Uhoraho bibe igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, n’ibinure biri ku mara, ibinure byose bitwikiriye amara n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha, urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko. Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo magufi, azamurike itungo ridafite inenge, ryaba isekurume cyangwa inyagazi. Niba ari umwana w’intama ashaka gutangaho ituro, azawuzanire Uhoraho, awurambikeho ikiganza ku mutwe, maze awicire imbere y’ihema ry’ibonaniro. Nuko bene Aroni bazamishe amaraso yawo mu mpande zose z’urutambiro. Kuri icyo gitambo cy’ubuhoro, ibizaba ituro ry’ibiribwa rikongokeye Uhoraho burundu, ni inyama zose ziriho ibinure. Ni ukuvuga umurizo wose bazacira mu nguge, n’ibinure byoroshe amara, ikinure cyose gitwikiriye amara hamwe n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rufatanye n’ibyaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo barwomoreho rusange impyiko. Hanyuma, ibyo byose umuherezabitambo azabitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Niba ari ihene ashaka gutura, azayizane imbere y’Uhoraho, ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko rero, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z’urutambiro. Ibizaba ituro ry’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu ni ikinure kiri ku mara, ikinure cyose gitwikiriye amara, n’impyiko zombi hamwe n’urugimbu ruzifasheho n’urufashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima barwomoreho rusange impyiko. Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro. Ni igitambo cy’ibiribwa bikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura. Ibinure byose bizajya biba umugabane w’Uhoraho. Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.» Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Abayisraheli uti ’Nihagira umuntu ukora icyaha kubera uburangare, agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, maze agakora ibyabujijwe, dore uko muzagenza. Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha. Icyo kimasa cy’igisore azakijyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, akirambikeho ikiganza ku mutwe, maze agisogotere imbere y’Uhoraho. Umuherezabitambo wasizwe amavuta azafata ku maraso y’icyo kimasa cy’igisore, ayajyane mu ihema ry’ibonaniro. Umuherezabitambo azakoza urutoki rwe muri ya maraso, maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko w’ahantu hatagatifu. Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Kuri icyo kimasa cyatuweho igitambo cy’impongano y’icyaha, azakureho inyama zose zifite ibinure: Ni ukuvuga ibinure byose biri ku mara, ibinure byose byoroshe amara, n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko. Mbese izo nyama zose bazazikureho nk’uko babigenza ku kimasa gituweho igitambo cy’ubuhoro. Hanyuma, umuherezabitambo azatwikire ibyo byose ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa. Uruhu rw’icyo kimasa, inyama zacyo zose, zirimo igihanga, amaguru n’amaboko, ibyo mu nda n’amayezi, mbese ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane ku muriro w’inkwi. Aho ngaho nyine barunda ivu ni ho bizatwikirwa. Niba ari imbaga yose y’Abayisraheli yacumuye itabizi ariko icyo cyaha ntikimenyekane, nibaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, bityo bikababarwaho, icyo cyaha nikimenyekana, ikoraniro rizatura ikimasa cy’umusore cy’impongano y’icyaha; icyo kimasa bazakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze abakuru b’ikoraniro bakirambikeho ikiganza ku mutwe, bacyicire imbere y’Uhoraho. Umuherezabitambo wasizwe amavuta azajyane igice kimwe cy’amaraso ya cya kimasa ku ihema ry’ibonaniro. Uwo muherezabitambo azakoze urutoki mu maraso yageruye maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko. Hanyuma azafate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro ruri imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro, andi asigaye yose, ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Inyama zose ziriho ibinure azazikebe, maze azitwikire ku rutambiro. Icyo kimasa azakigirira nk’uko yagenjereje cya kimasa kindi cyatuweho impongano y’icyaha. Umuherezabitambo namara gukorera ku ikoraniro umuhango wo gukiza icyaha, icyo gihe rizaba ribabariwe. Icyo kimasa arategeke kukijyana kure y’ingando, maze agitwikireyo nk’uko yatwitse cya kindi cya mbere. Ngicyo igitambo cy’impongano y’icyaha cy’ikoraniro. Niba ari umutware w’umuryango wacumuye kubera uburangare agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho Imana ye, bityo akagwa mu cyaha, maze bakamumenyesha icyaha yakoze, azazane isekurume y’ihene, idafite inenge, ayiture; ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire imbere y’Uhoraho, aho bicira ibitambo bitwikwa. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha. Nuko, umuherezabitambo azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye yose ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa. Inyama zose ziriho ibinure azazitwikire ku rutambiro nk’uko yagenjeje za zindi z’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo namara gukorera ku mutware umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo ni ho azaba akibabariwe. Niba ari umuntu wo muri rubanda rusanzwe wacumuye kubera uburangare, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo akandikwaho icyaha maze bakamumenyesha icyaha cye, azazana ihene y’inyagazi idafite inenge, ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze. Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze akicire aho baturira ibitambo bitwikwa. Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso yacyo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro. Inyama zose zifite ibinure azazikebeho, nk’uko asanzwe abigenza ku gitambo cy’ubuhoro, maze azitwikire ku rutambiro, zibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe. Niba ari umwana w’intama ashaka guturaho igitambo cy’impongano y’icyaha, azazane uw’inyagazi udafite inenge. Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze uwo mwana w’intama awusogotere aho basanzwe baturira igitambo gitwikwa, awutureho igitambo cy’impongano. Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso y’icyo gitambo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi yose asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro. Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe. Iyo barahije umuntu ngo avuge ukuri ariko we akicecekera, kandi ikibi cyakozwe yarakiboneye ubwe cyangwa se yarakibwiwe, maze ntatangaze icyo yamenye, ubwo aba yigeretseho umutwaro w’icyaha cye. Nanone kandi, nihagira ukora ku kintu gihumanya atabizi, — nk’intumbi y’inyamaswa yo mu ishyamba, intumbi y’itungo ry’imuhira rihumanya, cyangwa se iy’agasimba gahumanya, ubwo na we azaba ahumanye kandi ahindutse umunyacyaha. Nanone kandi umuntu nakora ku kintu cyandujwe n’undi muntu atabizi — ku kintu cyose gihumanya — maze akaza kubimenya, azaba ahindutse umunyacyaha. Nanone kandi umuntu navugana ubuhubutsi; agashinga indahiro atitondeye, mu bintu byamugirira nabi cyangwa byamukiza — mbese mu bintu byose umuntu ashobora kugiramo indahiro ahubukiye — icyo gihe, nabimenya, azaba ahindutse umunyacyaha. Nihagira rero ukora icyaha abitewe n’uko yagwiriwe na kimwe muri ibyo bintu, agomba kwirega igicumuro cye, hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye. Niba umuntu afite amikoro make, akaba adashobora kubona rimwe mu matungo magufi, nashaka gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, azazanire Uhoraho intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe izaturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa. Azazizanira umuherezabitambo abanze gutura iy’igitambo cy’impongano y’icyaha: icyo azaba atuye azakivuna ijosi, ariko yirinde kugica umutwe. Nyuma, amaraso make y’icyo gitambo, azayamishe ku rukuta rumwe rw’urutambiro, naho andi asigaye ayasese mu nsi yarwo. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha. Naho intungura ya kabiri, azayitureho igitambo gitwikwa akurikije imihango yabyo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo mukene umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo azaba akibabariwe. Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Azayishyikirize umuherezabitambo; umuherezabitambo ayoreho iyuzuye urushyi y’umuhango, maze ayitwikire ku rutambiro, yiyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Icyo ni gitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuntu yakoze icyaha kimwe muri biriya, maze umuherezabitambo akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, ubwo aba akibabariwe. Umuherezabitambo azarangiza rero imihango yose nk’uko abigenza ku yandi maturo.» Uhoraho abwira Musa, ati «Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro. Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye. Niba umuntu yakoze icyaha atabizi, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo agacumura, akigerekaho umutwaro w’icyaha cye, azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe. Icyo ni igitambo cy’indishyi y’akababaro, kuko mu by’ukuri uwo muntu yari yacumuriye Uhoraho.» Uhoraho abwira Musa, ati «Nihagira umuntu ucumura agahemukira Uhoraho, akabigira ariganya mugenzi we kugira ngo amuhuguze ibyo yamubikiye, ibyo yamugujije, ibyo yamwibye, cyangwa se akabigira arya mugenzi we imitsi, cyangwa se abeshya kugira ngo yitwarire ikintu cyatakaye akagitoragura, maze akagerekaho kurahira ibinyoma avuga ko atakoze kimwe muri ibyo byaha, uwacumuye atyo akisiga icyaha, agomba gusubiza ibyo yibye, cyangwa ibyo yambuye mugenzi we ku ngufu, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyatakaye yatoraguye, cyangwa ikintu cyose cyatumye agira indahiro y’ibinyoma. Azabisubize byose nyirabyo, igihe azaba atura igitambo cy’impongano. Ndetse agerekeho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo. Naho ku byerekeye igitambo cy’indishyi y’akababaro igenewe Uhoraho, azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge, itoranyijwe mu matungo magufi, kandi ifite igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, imbere y’Uhoraho ubwo azaba akibabariwe n’aho yaba yarakoze ikimeze gite.» Uhoraho abwira Musa, ati «Uhe Aroni n’abahungu be aya mabwiriza: Dore imihango yerekeye igitambo gitwikwa: igitambo gitwikwa kizagume ijoro ryose ku nkekwe icanye ku rutambiro burinde bucya, kandi uwo muriro urare waka. Umuherezabitambo rero azambare ikanzu ye ya hariri n’amakabutura ya hariri, maze ayore ivu rituruka ku gitambo cyakongokeye ku rutambiro, arirunde iruhande rw’urutambiro. Hanyuma yiyambure iyo myenda, yambare iyindi; maze rya vu arijyane hirya y’ingando, ahantu hatanduye. Naho wa muriro wo ku rutambiro, uzahore ucanye ubutazima. Buri gitondo, umuherezabitambo azajye awukoranyirizaho inkwi, arambikeho igitambo gitwikwa, atareho inyama ziriho ibinure z’ibitambo by’ubuhoro. Ku rutambiro, hagomba guhora haka umuriro ubutazima. Dore rero imihango yerekeye ituro ry’ibiribwa: Bene Aroni ni bo bazarihereza Uhoraho, bari ahateganye n’urutambiro. Ku ifu y’ituro, ku mavuta hamwe n’ububani buri kuri iryo turo, bazayoreho ibyuzuye urushyi, maze babitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’urwibutso kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. Ibizasigara, Aroni n’abahungu be bazabirye; ibyo biribwa bidasembuye bizarirwa ahantu hasukuye mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro. Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro. Umuntu wese wo muri bene Aroni ashobora kukiryaho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ngiryo iposho mugenewe buri gihe, rikava ku biribwa biturwa Uhoraho bigakongorwa n’umuriro. Ikizabikoraho cyose kizaba kibaye ikintu gitagatifu.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ituro Aroni kimwe n’abahungu be azazanira Uhoraho ku munsi azasigwaho amavuta: icya cumi cya efa y’ifu ni cyo kizaba ituro rihoraho, igice kimwe giturwe mu gitondo, ikindi nimugoroba. Iryo turo rizategurirwe ku ipanu, rikarangwe mu mavuta, maze ubizane bivanze neza; ibisate by’iryo turo ry’umutsima uzabihereze Uhoraho bibe igitambo gifite impumuro imwurura. Umuherezabitambo wo mu bana ba Aroni uzasigwa amavuta ngo azamuzungure, na we azajye abigenza atyo. Iryo rizababere ituro rihoraho, kandi rizajye ritwikwa ryose, nta cyo mugabanyijeho. Ituro ry’umuherezabitambo riherezwa ryose, nta muntu uriyeho na gato.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be ku byerekeye imihango y’impongano y’icyaha: igitambo cy’impongano y’icyaha kizasogoterwe aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, imbere y’Uhoraho kuko ari ikintu gitagatifu. Umuherezabitambo ni we uyobora imihango y’icyo gitambo, ni na we kandi ushobora kukirya, akakirira mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, ahantu hasukuye. Umuntu wese uzakora ku nyama z’icyo gitambo, azaba asukuwe; nihagira kandi amaraso yacyo ameneka ku mwambaro, muzawumesere ahantu hasukuye. Inkono cyatetswemo niba iy’ibumba muzayimene, niba iy’umuringa muzayoze, muyunyugurishe amazi. Umuntu wo mu baherezabitambo wese ashobora kurya kuri icyo gitambo: ni ikintu gitagatifu rwose. Naho igitambo cyose bazafataho amaraso bakayazana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo bayakoreshe umuhango wo guhanagurira ibyaha ahantu hatagatifu, inyama zacyo ntizizajya ziribwa, zigomba gutwikwa. Dore imihango igenga igitambo cy’indishyi y’akababaro. Ni ikintu gitagatifu rwose. Igitambo cyo kwigorora bazakicira aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, maze umuherezabitambo aminjagire amaraso yacyo impande zose z’urutambiro. Inyama zose ziriho ibinure azitangeho ituro; ari umurizo, ari ibinure biri ku mara, ari impyiko zombi hamwe n’urukiryi. Umwijima wo, azawukuranaho na za mpyiko. Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikira ku rutambiro, zibe ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Icyo ni cyo gitambo cy’indishyi y’akababaro. Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose. Uko mubigenza ku gitambo cy’impongano y’icyaha, ni na ko muzabigenza ku cy’indishyi y’akababaro: umuhango uzaba umwe kuri byombi. Inyama z’icyo gitambo kandi zihabwa umuherezabitambo wakoze uwo muhango wo guhanagura icyaha. Iyo umuherezabitambo aturiye umuntu igitambo gitwikwa, atwara uruhu rw’icyo gitambo nyine. Ituro ryokerejwe ku ziko, hamwe n’iritetse mu nkono cyangwa irikaranze ku ipanu, bizaba iby’umuherezabitambo uzabitura; ni ibye. Kandi amaturo yose, ari avanze n’amavuta cyangwa ari ayumutse, azaba aya bene Aroni, bayagabane banganye. Dore kandi imihango igenga igitambo cy’ubuhoro giturwa Uhoraho. Nikiba ikijyanirana no gushimira Uhoraho, kizaherekezwe n’utugati tudasembuye kandi dusize amavuta hamwe n’imitsima idasembuye, na yo ivugishijwe amavuta. Azongereho kandi n’utugati tw’ifu tuvitse mu mavuta. Imigati idasembuye, azayitura Uhoraho, iherekeze igitambo cy’ubuhoro cyo gushimira. Bazafata akagati ka buri bwoko, bagature Uhoraho, maze bagahe umuherezabitambo uzaba yaminjagiye amaraso y’igitambo cy’ubuhoro. Naho inyama za cya gitambo cy’ubuhoro cyo gushimira, ziribwa ku munsi zaturiweho, nta n’imwe irajwe ngo izaribwe bukeye. Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye. Ariko ku munsi wa gatatu izizaba zasagutse zose, bazazitwika. Nihagira umuntu urenga kuri ibyo, maze ku munsi wa gatatu akarya ku nyama z’igitambo cye cy’ubuhoro, icyo gihe, nta bwo icyo gitambo cyakwakiranwa ishimwe kandi n’uwagituye na we ntiyagishimirwa. Inyama zacyo ziba zanduye; uwaziryaho wese yaba yihamije icyaha. Ubundi kandi, inyama yose izaba yakoze ku kintu cyahumanijwe ntimuzayirye, ahubwo muzayitwike. Umuntu wese usukuye ashobora kurya ku nyama z’icyo gitambo. Naho rero, umuntu wese uzaba yifitemo ubwandure, maze akarenga akarya kuri izo nyama z’igitambo cy’ubuhoro gituwe Uhoraho, uwo nyine azacibwa mu muryango we ». Nanone kandi, uzaziryaho yakoze ku muntu wahumanijwe, ku nyamaswa yahumanijwe, na we azacibwe mu muryango we.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ibinure ibyo ari byo byose, ari iby’ikimasa, ari iby’intama cyangwa iby’ihene ntimuzabirye. Ibinure by’itungo ryapfuye cyangwa iby’iryatanyaguwe n’inyamaswa, mushobora kubikoresha imirimo ibonetse yose, ariko ntimuzabiryeho. Koko rero, umuntu wese uzarya ibinure by’itungo ryakongokeye Uhoraho, uwo nguwo azacibwe muri bene wabo. Aho muzaba mutuye hose, muzirinde kunywa amaraso, ari ay’inyoni, ari n’ay’inyamaswa. Umuntu uzabicaho akanywa amaraso ayo ari yo yose azacibwe muri bene wabo.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Uzazanira Uhoraho igitambo, azamuture umugabane wamugenewe. Uwo muntu ubwe, ni we uzazana ibiribwa bikongokera Uhoraho; ni ukuvuga inyama zose z’ibinure. Azazizane hamwe n’inkoro maze abimurikire Uhoraho. Izo nyama zose z’ibinure rero, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro, naho inkoro ibe iya Aroni n’abahungu be. Byongeye kandi, umuherezabitambo muzamuhe itako ry’iburyo, ribe umugabane we ku bitambo byanyu by’ubuhoro. Iryo tako ry’iburyo rizabe umugabane w’uwo muri bene Aroni uzaba yakoze umuhango wo kumurika amaraso n’ibinure by’igitambo cy’ubuhoro. Koko rero, inkoro iherezwa Uhoraho, hamwe n’itako rikurwa ku bitambo by’ubuhoro nabyatse Abayisraheli maze mbigenera umuherezabitambo Aroni n’abahungu be. Rizaba umugabane wabo igihe cyose. Urwo ni rwo ruhare rwa Aroni n’abahungu be ku bitambo by’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Ni wo mugabane wabo kuva umunsi bazaba bagizwe abaherezabitambo, bakiyegurira imirimo y’Uhoraho. Ni ko Uhoraho yategetse Abayisraheli: uwo mugabane uzaharirwa bene Aroni guhera umunsi azaba yabasutseho amavuta y’isigwa. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababera itegeko ridakuka.» Ngiryo rero itegeko rigenga umuhango w’ibitambo by’impongano y’icyaha, iby’indishyi y’akababaro hamwe n’iby’ubuhoro. Ni na ryo kandi rigenga umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya. Iryo tegeko Uhoraho yarihereye Musa ku musozi wa Sinayi. Kuri uwo munsi nyine, mu butayu bwa Sinayi, ni na ho Uhoraho yategekeye Abayisraheli kumuzanira amaturo yabo. Uhoraho abwira Musa, ati «Hamagara Aroni n’abahungu be, kandi wiyegereze imyenda y’umuherezabitambo, amavuta yo gusiga, ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, amasekurume y’intama abiri, hamwe n’igitebo cyuzuye imigati idasembuye. Nyuma y’ibyo ukoranyirize imbaga yose y’Abayisraheli imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro.» Musa agenza uko Uhoraho yari yamutegetse, maze imbaga yose ikoranira imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko Musa abwira ikoraniro, ati «Dore ibyo Uhoraho yategetse gukora.» Musa yigiza hino Aroni n’abahungu be, maze abuhagiza amazi. Nyuma y’ibyo, yambika Aroni ikanzu anamusesuraho umusanganyagihimba, maze amukenyeza n’umukandara wawo kugira ngo awumukomezeho. Musa, amaze kwambika Aroni umusesuragituza, yawushyizemo amabuye y’ubufindo. Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, Musa yambitse Aroni igitambaro cyo mu mutwe, maze no mu ruhanga rwe amutamiriza ikamba rya zahabu ari cyo kimenyetso cy’uko yeguriwe Imana. Musa yafashe amavuta yo gusiga, ayamisha ku Ngoro, maze yo n’ibyari biyirimo byose arabitagatifuza. Amaze kumisha ayo mavuta incuro ndwi ku rutambiro, arayarusiga, rwo n’ibikoresho byarwo, igikarabiro hamwe n’igishyigikizo cyacyo. Ubwo kwari ukugira ngo abitagatifuze. Andi mavuta ayasiga ku mutwe wa Aroni, amusigira kumutagatifuza. Musa yigiza hino bene Aroni, abambika amakanzu, abakenyeza imikandara, maze abategesha n’ingofero z’abaherezabitambo nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. Musa yiyegereza cya kimasa cy’igitambo cy’impongano y’icyaha, maze Aroni n’abahungu be bamaze kukiramburiraho ibiganza ku mutwe, Musa aragisogota. Amaraso yacyo arayareza maze ayasigisha urutoki rwe ku mahembe y’urutambiro, hirya no hino, ararusukura. Andi maraso yayasheshe mu nsi y’urutambiro, arukoreraho umuhango wo kuruhumanura. Hanyuma Musa yafashe ibinure byose biri ku mara, ibyo ku mwijima, hamwe n’impyiko zombi n’ibinure byazo, maze abikongereza hejuru y’urutambiro. Naho ikimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’amayezi yacyo, abitwikira kure y’ingando nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. Musa yiyegereje na ya sekurume y’intama y’igitambo gitwikwa, maze Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, arayisogota. Nuko amaraso yayo ayamisha impande zose z’urutambiro. Ya sekurume y’intama, Musa ayitera imirwi, maze ari igihanga, ari ibinure, ari n’iyo mirwi nyine, byose arabitwika. Amara n’amaguru abyogesha amazi, maze ya sekurume y’intama yose ayikongereza ku rutambiro. Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, icyo ni cyo cyabaye igitambo gitwikwa kandi gifite impumuro yurura; igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Musa yongeye kwiyegereza isekurume y’intama ya kabiri yari igenewe umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya. Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, Musa arayisogota, hanyuma yafashe ku maraso yayo, ayasi ga Aroni ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Musa yigiza hino bene Aroni, na bo abasiga amaraso ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Nuko nyuma, andi maraso Musa ayasesa mu mpande zose z’urutambiro. Musa yakoranyirije hamwe inyama zose z’ibinure, ni ukuvuga umurizo, ibinure biri ku mara, ibyo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure byazo, hamwe n’itako ry’iburyo. Mu gitebo cy’imigati idasembuye yari imbere y’Uhoraho na ho, yakuyemo akagati kadasembuye, hamwe n’akagati gatekesheje amavuta, n’agatsima, maze abigereka hejuru ya za nyama z’ibinure na rya tako ry’iburyo. Ibyo byose rero, abishyira mu biganza bya Aroni n’iby’abahungu be, maze abategeka gukora umuhango wo kubihereza Uhoraho. Barangije, Musa abikura mu biganza byabo, maze abikongereza ku rutambiro hamwe n’igitambo gitwikwa. Icyo ni cyo cyabaye igitambo cyo gushyiraho abaherezabitambo bashyashya. Impumuro yacyo irurura, kandi ni igitambo cy’ibiribwa bikongokeye burundu Uhoraho. Musa afata inkoro ya ya sekurume y’intama, maze ayihereza Uhoraho ho ituro. Ako gatuza ni ko kabaye umugabane wa Musa kuri iyo sekurume y’intama, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Noneho, Musa afata amavuta yo gusiga, n’amaraso yari ku rutambiro, maze asiga Aroni n’abahungu be, kandi amisha no ku myambaro yabo. Nguko uko Musa yeguriye Uhoraho Aroni n’abahungu be, akanatagatifuza imyambaro yabo. Musa abwira Aroni n’abahungu be, ati «Nimutekeshereze inyama imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro; ni ho muzazirira hamwe n’imigati yo mu gitebo twakoresheje mu muhango wo kubagira abaherezabitambo. Ibyo muzabikora nk’uko nabitegetse ngira nti ’Aroni n’abahungu be, ni bo bazazirya’. Ibizasigara ku nyama no ku migati, muzabitwika. Mu gihe cy’iminsi irindwi, ntimuzava imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. Muzahaguma kugeza ubwo igihe cyagenewe imihango yo kubagira abaherezabitambo kizaba kirangiye; kuko mu minsi irindwi ariho muzagirwa abahereza bitambo, uko byagenze uyu munsi. Koko Uhoraho yabitegetse kugira ngo mugirirweho umuhango wo guhanagurwaho ibyaha. Muzaguma imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro umunsi n’ijoro, mumare iminsi irindwi. Hanyuma, muzashobora gutunganya imirimo y’Uhoraho mutikanga urupfu. Ayo ni yo mategeko nahawe.» Aroni n’abahungu be bubahiriza amategeko Uhoraho yari yatanze, atumye Musa. Ku munsi wa munani, Musa ahamagara Aroni n’abahungu be, hamwe n’abakuru ba Israheli. Musa rero abwira Aroni, ati «Shaka ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama yo guturwaho igitambo gitwikwa. Ayo matungo yombi, uzayamurika imbere y’Uhoraho, ariko azabe atagira inenge. Hanyuma uzabwira Abayisraheli aya magambo, uti ’Mufate isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa. Mufate kandi ikimasa hamwe n’isekurume y’intama byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro imbere y’Uhoraho. Ntimwibagirwe kandi n’ituro ry’ifu ivugishijwe amavuta. Impamvu y’ibyo byose ni uko uyu munsi ariho Uhoraho ari bubabonekere.’» Abayisraheli bazana imbere y’ihema ry’ibonaniro ibyo Musa yari yategetse byose, maze ikoraniro ryose rihagarara imbere y’Uhoraho. Nuko Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo ikuzo rye ribigaragarize.» Nuko Musa abwira Aroni, ati «Egera urutambiro, uture igitambo cyawe cy’impongano y’ibyaha n’igitambo cyawe gitwikwa, kugira ngo wikorereho ubwawe no ku muryango umuhango ubahanaguraho icyaha. Hanyuma, umurike amaturo y’umuryango kugira ngo uwukorereho umuhango uwuhanaguraho icyaha nk’uko Uhoraho yabitegetse.» Aroni yegera urutambiro, maze asogota ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha cye bwite. Abahungu be bamuzanira amaraso, akozamo urutoki, asiga ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye ayasesa mu nsi yarwo. Ibinure, impyiko zombi n’umwijima by’icyo gitambo, yabitwikiye ku rutambiro nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Inyama zindi hamwe n’uruhu, byo yabitwikiye kure y’ingando. Itungo ryari rigenewe igitambo gitwikwa, na ryo ararisogota, abahungu be bamuzanira amaraso yaryo, maze ayaminjagira mu mpande zose z’urutambiro. Barongeye bamuzanira igihanga n’imirwi y’icyo gitambo gitwikwa, maze abikongereza ku rutambiro. Amara n’amaguru arabyoza maze na byo abitwikira ku rutambiro hamwe na cya gitambo gitwikwa. Aroni kandi amurika amaturo y’umuryango; afata isekurume y’ihene yari igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango arayisogota, maze arayitura, nk’uko yari yagenjeje ku gitambo cya mbere. Yamuritse igitambo gitwikwa, anagitura uko byateganijwe. Ahereza kandi ituro ry’ifu, ayoraho iyuzuye urushyi, maze ayitwikira ku rutambiro, yiyongera ku gitambo gitwikwa cya mu gitondo. Ikimasa hamwe n’isekurume y’intama umuryango wari watuyeho igitambo cy’ubuhoro, yarabyishe, maze abahungu be bamuzanira amaraso yabyo, ayaminjagira impande zose z’urutambiro. Umurizo, urugimbu ruri ku mara, impyiko n’umwijima, mbese inyama z’ibinure za cya kimasa n’iza ya sekurume y’intama, bazigereka ku nkoro z’ibyo bitambo, maze azikongereza ku rubambiro. Aroni yakoze umuhango wo guhereza Uhoraho inkoro n’itako ry’iburyo, maze arabimutura nk’uko Musa yari yabimutegetse. Hanyuma Aroni yaramburiye ibiganza hejuru y’imbaga, ayiha umugisha maze aramanuka. Ubwo yari arangije gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro. Nyuma y’ibyo, Musa na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohotsemo baha imbaga umugisha, maze ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza umuryango wose. Ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho, gikongeza igitambo gitwika n’ibinure byari ku rutambiro. Imbaga yose ibonye ibyo, itera hejuru, ibyishimo birayisaga, abantu bose ni ko kugwa hasi bubitse umutwe. Abahungu ba Aroni, Nadabu n’Avihu, bafashe ibyotezo byabo, bacanamo umuriro, bashyiramo umubavu, maze bamurikira Uhoraho umuriro udatagatifujwe, atari yabategetse. Bityo ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho kirabakongeza, bapfira mu maso ye. Nuko Musa abwira Aroni, ati «Uhoraho yari yabivuze ukuri: ’Ubutungane bwanjye bugaragarira mu banyegera, kandi ngomba guherwa ikuzo imbere y’umuryango wose.’» Aroni araceceka, arumirwa. Musa ahamagara Mishayeli na Elisafari, bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati «Nimuze, muterure abavandimwe banyu, mubakure imbere y’ahantu hatagatifu, mubajyane kure y’ingando.» Nuko baraza babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Musa yari yabitegetse. Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro. Mwebwe ntimugomba kuva ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa, kuko murangwa n’ikimenyetso cy’amavuta y’Uhoraho mwasizwe.» Nuko bagenza uko Musa yari yategetse. Uhoraho abwira Aroni, ati «Niba muri bujye mu ihema ry’ibonaniro, ntimuzanywe divayi cyangwa ikindi gisindisha; bityo nta bwo muzapfa. Kuva mu gisekuru kugera ku kindi, bizababere itegeko ridakuka. Ibyo byose ni ukugira ngo muzashobore gutandukanya ibintu bitagatifu n’ibitari byo, ibyahumanye n’ibyahumanuwe, kandi ngo mwigishe Abayisraheli bose amategeko yose Uhoraho yatanze atumye Musa.» Aroni n’abahungu bari basigaye ari bo Eleyazari na Itamari, Musa yarababwiye ati «Mujyane ibisigaye ku ituro ry’ifu ryatwikiwe Uhoraho, muyitekemo imigati idasembuye, kandi muyirire iruhande rw’urutambiro, kuko ari ikintu gitagatifu rwose. Muzayirira ahantu hatagatifu, kuko ari wo mugabane wawe n’abawe ku bitambo biturwa Uhoraho bigakongokera Uhoraho. Iryo ni ryo tegeko nahawe. Naho inkoro yaherejwe Uhoraho hamwe n’itako ryagabanijwe ku gitambo, muzabirira ahantu hasukuye, wowe, abahungu bawe n’abakobwa bawe. Uwo ni wo mugabane wawe n’abana bawe ku bitambo by’ubuhoro by’Abayisraheli. Iryo tako ryagabanijwe ku gitambo, iyo nkoro yaherejwe Uhoraho, bazabizana hamwe n’inyama z’ibinure zo gutwikwa, kugira ngo babihereze Uhoraho. Nyuma, wowe n’abahungu bawe, bizaba umugabane wanyu ubuziraherezo nk’uko Uhoraho yabitegetse.» Musa abajije ibya ya sekurume y’ihene y’igitambo cy’impongano y’icyaha, amenya ko bari bayitwitse. Ubwo yarakariye cyane Eleyazari na Itamari bene Aroni bari basigaye, maze arababaza ati «Ni kuki kiriya gitambo mutakiririye ahantu hatagatifu kandi ari umugabane mutagatifu rwose? Uhoraho yari yarakibahaye kugira ngo ikoraniro ryose rikorere mu maso ye umuhango wo kwihanaguraho icyaha. Kubera ko amaraso yacyo mutayajyanye ahantu hatagatifu, mwagombaga kukirira ahantu hatagatifu nk’uko nari nabitegetse.» Aroni abwira Musa, ati «Umva, kuri uwo munsi Abayisraheli bamurikiye Uhoraho ibitambo by’impongano y’icyaha hamwe n’ibitambo bitwikwa, none dore ibyambayeho. Ubu se ku munsi nk’uwo Uhoraho yashima ko ndiye igitambo cy’impongano y’icyaha?» Musa amaze kubyumva, arabishima. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Muzabwire Abayisraheli mutya: Mu nyamaswa zose ziri ku isi, dore izo muzashobora kurya: izifite ikinono gisatuye, kandi zuza. Mu nyamaswa rero zuza kandi zifite ibinono, dore izo mutazarya: Ingamiya, kuko yuza ariko ntigire ibinono; ntimuzayirye, yabanduza. Impereryi, kuko yuza ariko ntigire ibinono; murayizira; yabanduza. Urukwavu, kuko rwuza ariko ntirugire ibinono; muraruzira, rwabanduza. Ingurube, kuko ifite ibinono bisatuye, ariko ntiyuze; murayizira, yabanduza. Izo nyamaswa zose, muzira inyama zazo no gukora ku ntumbi zazo, kuko zabanduza. Dore mu nyamaswa ziba mu mazi, izo muzashobora kurya: inyamaswa yose iba mu mazi, haba mu nyanja cyangwa mu mugezi, niba ifite amababa yogesha n’isharankima, mushobora kuyirya. Cyakora, inyamaswa zose, zitagira amababa zogesha n’isharankima, ari udusimba two mu mazi, ari n’ibindi biba mu nyanja cyangwa mu migezi, byose murabizira. Birabujijwe ntimuzigere na rimwe murya inyama zabyo, kandi ntihazagire n’ukora ku ntumbi zabyo. Inyamaswa yose yo mu mazi idafite amababa yogesha n’isharankima, murayizira. Mu nyoni, dore izo mutazakoraho kandi ntimuzirye kuko muzizira: kagoma, icyanira, icyaruzi, sakabaka, amoko yose y’ibyanira, amoko yose y’ibikona, mbuni, igishihanyi, rushorera, agaca n’amoko yako yose, igihunyira, sarumfuna, igihunyira cy’amatwi, inyange, igishondabagabo, ikizu, itanangabo, samusure n’agacurama, hamwe n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose. Igisimba cyose kiguruka kandi kikagira amaguru ane, ni umuziro kuri mwe. Cyakora muri ibyo bisimba biguruka kandi bikagira amaguru ane, ibyo mushobora kuzarya, ni ibifite amaguru atuma bisimbagurika ku butaka. Ibyo mushobora kurya rero, ni inzige, isanane, amajeri, hamwe n’amoko yabyo yose. Bityo rero, igisimba cyose kiguruka kandi kikagira gusa amaguru ane ariko ntigisimbagurike, murakizira. Izo nyamaswa zose rero zirahumanya; uzakora ku ntumbi yazo azaba yanduye kugeza nimugoroba. Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko azaba yanduye kugeza nimugoroba. Inyamaswa zose zifite ibinono bidasatuye cyangwa ntizuze, izo murazizira. Uzikozeho aba yanduye. Byongeye, mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izidafite ibinono zikandagiza amajanja, murazizira. Uzakora ku ntumbi yazo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba. Mu dusimba tujagata ku butaka twose, utwo muzira ni utu: ifuku, umushushwe, amoko yose y’umuserebanya, umukara, umucamano, icyugu hamwe n’uruvu. Ngutwo utuzira mu dusimba twose. Uzakora ku ntumbi yatwo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. Igikoresho cyose intumbi yatwo izagwaho, kizaba cyanduye. Cyaba igikoresho cyo mu giti, umwambaro, uruhu se cyangwa isaho, mbese igikoresho icyo ari cyo cyose, ibyo byose bizogeshwa amazi kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Nyuma y’ibyo, ni ho bizaba bisukuye. Bene ako gasimba nikagwa mu gikoresho cy’ibumba, ibikirimo bizaba byanduye, n’icyo gikoresho kigomba kumenwa. Ibiribwa byose n’ibinyobwa byose bizatarukirwa n’amazi yari muri ibyo bikoresho, bizaba byanduye. Ikintu cyose intumbi y’utwo dusimba izagwaho, kizaba cyanduye. N’aho cyaba iziko cyangwa amashyiga, muzakimenagure, kuko kiba cyanduye kandi muzakizira. Nyamara isoko cyangwa iriba ryafukuriwe kubika amazi, byo ntibishobora guhumana, naho ubundi ukoze ku ntumbi y’utwo dusimba aba yanduye. Nanone kandi intumbi yatwo nigwa ku ntete zigenewe kuzabibwa, nta bwo zizahumana. Cyakora, iyo mbuto niba yageze mu mazi, maze intumbi y’utwo dukoko ikayigwaho, izaba ishobora kubanduza. Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba. Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba. Udusimba twose tujagata ku butaka, muratuzira, ntimuzaturye. Twaba utugendesha inda, utugendesha amaguru ane cyangwa arenga, ntimuzaturye kuko mutuzira. Ntimuzihumanye maze ngo mwiyanduze kubera utwo dusimba twikurura hasi. Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka. Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana. Mugomba rero kuba abatagatifu kuko nanjye ndi umutagatifu. Ayo ni yo mategeko yerekeye inyamaswa, inyoni hamwe n’utundi dusimba twose twoga mu mazi cyangwa tujagata ku butaka. Ayo mategeko azatuma mushobora gutandukanya icyanduza n’ikitanduza, kandi mumenye inyamaswa ziribwa n’izitaribwa. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamara iminsi irindwi ari mu miziro, nk’uko bigenda iyo ari mu muhango w’abakobwa. Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya, hanyuma nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. Ntazagire ikintu gitagatifu akoraho cyangwa ngo ajye mu Ngoro, kugeza ubwo igihe cy’isukurwa rye kizarangira. Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. «Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.» Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni, cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Umuherezabitambo asuzume iyo ndwara yo ku mubiri. Niba ubwoya bwo muri icyo gisebe bwererana, kandi kikaba kirigita mu mubiri, azamenye ko ari ibibembe. Umuherezabitambo namara kumusuzuma, azatangaza ko uwo muntu yahumanye. Iyo ku mubiri hari ibara ryera, ariko uruhu rutarigise mu nyama kandi n’ubwoya butahindutse umweru, umuherezabitambo aha uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo ni bwo yongera kumusuzuma. Iyo asanze uburwayi butiyongereye ngo busatire undi mubiri, umuherezabitambo arongera akamuha akato mu kindi gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi umuherezabitambo amusuzuma bundi bushya. Iyo asanze uburwayi bwasibanganye, butakomeje ngo busatire undi mubiri, ubwo riba ryari isekera. Umuherezabitambo rero ahita atangaza ko uwo muntu adahumanye. Ubwo na we amesa imyambaro ye, maze akaba asukuwe. Ariko umuherezabitambo najya kwemeza ko uwo murwayi atahumanye, hanyuma uwo muntu agasanga isekera risatira undi mubiri, azongere yisuzumishe ku muherezabitambo bundi bushya. Isekera rero niriba ryarasatiriye undi mubiri, bizaba ari ibibembe. Ubwo umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Nihagira umuntu ufatwa n’indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyire umuherezabitambo, maze amusuzume. Nasanga ku mubiri we inyama zanamye mu kibyimba cyererana, kandi ubwoya bwarahindutse umweru, bizaba ari ibibembe byamwaritse mu mubiri. Ubwo umuherezabitambo azahita atangaza ko uwo muntu yanduye. Ntazirushye yigora ngo aramuha akato, biba bigaragara ko yanduye. Nyamara niba ibyo bibembe byasheshe ku mubiri wose bikawupfukirana kuva ku mutwe kugeza ku birenge, umuherezabitambo azasuzuma ubwo burwayi. Ibibembe nibiba bikwiriye ku mubiri wose n’ubwoya bukaba bwahindutse umweru, umuherezabitambo azatangaza ko uwo murwayi atanduye. Ariko ku mubiri we inyama nizanama, azaba yanduye. Inyama iyo zanamye ziranduza, biba ari ibibembe. Iyo rero umuherezabitambo amaze kubisuzuma, atangaza ko uwo muntu yanduye. Iyo izo nyama zanamye zongeye zigahinduka umweru, umurwayi asanga umuherezabitambo, maze akisuzumisha. Kuko rero aharwaye hazaba habaye umweru, umuherezabitambo atangaza ko iyo ndwara itanduza. Umurwayi na we aba asukuwe. Niba ku mubiri w’umuntu harigeze ikibyimba ariko kigakira, nyuma mu nkovu hakavukamo uruheri rwererana cyangwa hakazaho ibara ry’umweru uvanze n’ikigina, uwo muntu nyine azisuzumishe ku muherezabitambo. Iryo bara niba ryaracengeye mu mubiri kandi n’ubwoya bwarahindutse umweru, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ubwoko bw’ibibembe itangiye gusesa ahahoze hari ikibyimba. Ariko nanone niba asuzumye agasanga nta rwoya rw’umweru ruhari, n’iryo bara ritaracengeye mu mubiri, ahubwo rikaba risa n’irisibangana, umuherezabitambo azahe uwo muntu akato mu gihe cy’iminsi irindwi. Niba iryo bara rikomeje gusatira undi mubiri, umuherezabitambo atangaza ko uwo murwayi yanduye. Iyo iba ari indwara. Niba ariko ryagumye hamwe ntirisatire undi mubiri, iba ari inkovu ya cya kibyimba, umuherezabitambo atangaza ko uwo muntu atanduye. Urundi rugero rw’indwara yo ku mubiri: umuntu natwikwa n’umuriro maze mu gisebe hakavukamo ibara ry’umweru w’ikigina, umuherezabitambo azamusuzume. Nasanga ubwoya bwarahindutse umweru kandi igisebe na cyo gicengera mu mubiri, bizaba ari ibibembe bishaka gusesa mu bushye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe; umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu yanduye. Ariko kandi nasuzuma agasanga nta bwoya bwera buhari, n’igisebe kikaba cyaragumye hamwe ntigicengere mu mubiri, umuherezabitambo azahe uwo muntu akato mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi umuherezabitambo azasuzuma, maze nasanga icyo gisebe cyarasatiriye undi mubiri, atangaze yuko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe. Ariko, niba iryo bara ryaragumye hamwe, ndetse rigasa n’irisibangana aho gusatira undi mubiri, buzaba ari ububyimba butewe n’ubushye. Kuko izaba ari inkovu y’ubushye, umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu atanduye. Umugabo cyangwa umugore nibafatwa n’igisebe ku mutwe cyangwa ku kananwa, umuherezabitambo azabasuzume. Icyo gisebe nikiba gisa n’icyacengeye mu mubiri, ubwoya bwaho bukaba butatanye kandi bwarahindutse ikigina, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Ibyo biba ari ibihushi, ni ukuvuga ibibembe byo mu mutwe cyangwa ku kananwa. Ariko nanone, nasuzuma ibyo bihushi agasanga bidacengera mu mubiri, n’ubwo nta bwoya bw’umukara buzaba buhari, umuherezabitambo azahe uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azasuzuma iyo ndwara. Iyo asanze ubwoya butarahindutse ikigina, ibihushi na byo ntibibe byarasatiriye undi mubiri cyangwa ngo bicengere imbere mu nyama, umuherezabitambo asaba umurwayi kwiyogoshesha ahandi hose agasiga aharwaye. Hanyuma umuherezabitambo arongera agaha uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo asuzuma ibyo bihushi. Iyo bitasatiriye undi mubiri cyangwa ngo bicengere imbere mu ruhu, umuherezabitambo atangaza ko uwo muntu atanduye. Uwo murwayi na we iyo amaze kumesa imyenda ye, ubwo aba asukuye. Ariko rero, iyo yamaze gutangaza ko uwo muntu atanduye, maze nyuma akabona ibihushi byasatiriye undi mubiri, umuherezabitambo arongera akamusuzuma. Kuko rero ibihushi bizaba byasatiriye undi mubiri, umuherezabitambo ntazirirwe areba ko ubwoya bwahindutse ikigina; uwo muntu aba yaranduye. Ariko rero iyo asanze harameze ubwoya bw’umukara, ibihushi na byo bitariyongereye ndetse ahubwo byarakize, uwo murwayi aba asukuye. Umuherezabitambo na we atangaza ko uwo muntu atanduye. Ku mubiri w’umugabo cyangwa w’umugore nihazaho ibibara byera, umuherezabitambo azabisuzume. Ibyo bibara byo ku ruhu nibiba bifite ibara ry’umweru w’ikigina, kizaba ari ikibibi cyavutse ku mubiri. Ukirwaye kandi ntazaba yanduye. Niba umuntu apfutse imisatsi, umutwe we ugasigara ari imbuga, aba asukuye. Niba umuntu apfutse umusatsi w’imbere, umutwe w’imbere ugasigarana ubwambure, aba asukuye. Nyamara muri urwo ruhara rwo mu gihorihori cyangwa mu masoso, nihavukamo igisebe cy’umweru w’ikigina, bizaba ari ibibembe byahasheshe. Umuherezabitambo azasuzuma iyo ndwara. Niba icyo gisebe cyo mu gihorihori cyangwa mu masoso gifite ibara ry’umweru w’ikigina, kandi kikaba gisa n’ibibembe by’uruhu, uwo muntu aba yaranduye kuko ari umunyabibembe. Uwo murwayi aba yafashwe n’ibibembe ku mutwe; umuherezabitambo rero atangaza ko uwo muntu yanduye. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati «Uwahumanye! Uwahumanye!» Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando. Hari ubwo umwambaro ukoze mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri ushobora kugwaho ibirabagwe by’ibibembe. Ari ku mwambaro udoze mu mwenda, ari ku mupira uboshye mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ari ku mpu cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose kizikozemo, ibyo bibara nibiba icyatsi kibisi cyangwa umutuku bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe. Umuherezabitambo azagomba kubisuzuma. Umuherezabitambo namara gusuzuma icyo kintu cyanduye, azagifungirana ahantu mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo arongera agasuzuma icyo kirabagwe kiri ku mwambaro udoze mu mwenda, ku mupira uboshye cyangwa ku kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose. Nasanga rero ibyo bibara byariyongereye, ubwo bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe bihari. Icyo kintu biriho na cyo kiba cyanduye. Uwo mwambaro, waba udoze mu mwenda, waba uboshye mu bwoya bw’intama, muri hariri se cyangwa ukoze mu ruhu, bazawutwika. Icyo kintu kigomba gutwikwa kuko ibibembe biba byakigezemo. Ariko rero, iyo umuherezabitambo asuzumye uwo mwambaro udoze mu mwenda, uwo mupira, cyangwa icyo kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose, agasanga icyo kibara kitariyongereye, ategeka kumesa icyo kintu cyanduye, maze akagifungirana ahantu mu gihe cy’iminsi irindwi. Iyo bamaze kumesa, umuherezabitambo arongera agasuzuma. Iyo asanze icyo kirabagwe kitarahinduye ibara, n’ubwo cyaba kitiyongereye, icyo kintu kiba cyaranduye. Uzagitwike. Uwo mwambaro, ibibembe biba byarawononnye biturutse imbere cyangwa inyuma. Ariko nibamara kumesa, umuherezabitambo yasuzuma agasanga cya kibara gisa n’igisibangana, azagikata maze acyomore kuri uwo mwambaro ukoze mu mwenda, mu ruhu cyangwa mu mupira. Nyuma y’ibyo cya kibara nikigaruka kuri uwo mwambaro, buzaba ari ubututike bw’ibibembe, muzahite muwutwika. Umwambaro udoze mu mwenda, umupira cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gikoze mu ruhu, iyo ukimeshe, ikirabagwe kigasibangana, urongera ukakimesa bwa kabiri, maze kikaba gisukuwe.» Ngayo amategeko yerekeye ibirabagwe by’ibibembe bitunguka ku mwambaro udoze mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ku mupira, cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gikoze mu ruhu; ayo mabwiriza ni yo azatuma bemeza ko ibyo bintu byanduye cyangwa bitanduye. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore umuhango muzakurikiza, umunsi muzasukura umubembe: Muzamushyikiriza umuherezabitambo, maze na we amusohokane kure y’ingando, abe ariho amusuzumira. Uwo muntu umaze gukira indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, agashaka kwisukura, umuherezabitambo azamutegeka kuzana inyoni ebyiri nzima zisukuye, umwenda w’umuhemba hamwe n’amashami ya sederi na hisopo. Umuherezabitambo azategeka kwicira inyoni ya mbere hejuru y’urwabya rw’ibumba rurimo amazi yo mu iriba. Azafata inyoni nzima isigaye hamwe n’umwenda w’umuhemba, ishami rya sederi n’irya hisopo; abyinike mu maraso ya ya nyoni biciye hejuru y’amazi yo mu iriba. Namara kuminjagira incuro ndwi kuri wa wundi ushaka kwisukuraho ibibembe, azatangaza ko asukuwe. Ubwo umuherezabitambo azarekura ya nyoni nzima yigire ku gasozi. Ushaka kwisukura na we, azamesa imyambaro ye, yogoshe ubwoya bwose afite, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. Nyuma azasubira mu ngando, ariko amare iminsi irindwi atarinjira mu ihema rye. Ku munsi wa karindwi, azogosha ubwoya bwose afite, ku mutwe, ku kananwa no ku bitsike by’amaso. Azamesa kandi imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. Ku munsi wa munani, azamurika abana b’intama babiri, umwana w’intama w’inyagazi ufite umwaka umwe kandi utagira inenge, urweso rw’amavuta hamwe n’utwibo dutatu tw’ifu ivanze n’amavuta. Umuherezabitambo urangiza uwo muhango, amurika uwo muntu ugomba gusukurwa hamwe n’amaturo ye, imbere y’Uhoraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Umuherezabitambo afata umwana w’intama wa mbere akawuturaho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kigaherekezwa na rwa rwabya rw’amavuta. Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho. Uwo mwana w’intama awicira aho basanzwe bicira igitambo cy’impongano y’icyaha cyangwa igitambo gitwikwa, ni ukuvuga ahantu hatagatifu. Kandi rero, ari igitambo cy’indishyi y’akababaro, ari n’igitambo cy’impongano y’icyaha, byose biba iby’umuherezabitambo. Ni ibintu bitagatifu. Umuherezabitambo akoza urutoki mu maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, agasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. Umuherezabitambo afata ya mavuta ari mu rwabya, akisukaho make mu kiganza cy’ibumoso. Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki incuro ndwi imbere y’Uhoraho. Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro. Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha. Ubwo noneho umuherezabitambo atura igitambo cy’impongano y’icyaha, maze agakorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Hanyuma yica itungo rigenewe igitambo gitwikwa, maze akakimurikira ku rutambiro hamwe n’ituro ry’ifu. Umuherezabitambo arangiza akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, maze akaba asukuwe. Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite, azongeraho inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri, imwe ibe iy’igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa. Ku munsi wa munani, naza kwisukurisha, ibyo byose azabishyikiriza umuherezabitambo imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Umuherezabitambo azafata wa mwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro hamwe na rwa rwabya rw’amavuta, maze abimurike imbere y’Uhoraho. Namara kwica umwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro, amaraso yawo azayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. Umuherezabitambo asuka amavuta make mu kiganza cy’ibumoso. Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki rw’ikiganza cy’iburyo, maze akayaminjagira incuro ndwi imbere y’Uhoraho. Naho ayo mavuta ari ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro. Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Uwisukurisha naba yazanye inuma cyangwa intungura, mbese muri izo nyoni azaba yashoboye kubona, imwe izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa kigaherekeza ituro ry’ifu. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, imbere y’Uhoraho.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umubembe w’umukene utashobora kubona ibya ngombwa byajyana n’umuhango wo kumusukura. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nimumara kugera mu gihugu cya Kanahani nabeguriye, maze ngashyira ibibara by’ibibembe mu nzu y’icyo gihugu kizaba icyanyu, nyiri iyo nzu nyine azajya kubimenyesha umuherezabitambo. Azamubwira ati «Nabonye ibibara bisa n’iby’ibibembe mu nzu yanjye.» Umuherezabitambo azategeka ko iyo nzu bayikuramo ibirimo byose, mbere y’uko yinjiramo ngo asuzume ibyo bibara. Ibyo bizatuma nta kintu cyo muri iyo nzu cyandura. Nibirangira, umuherezabitambo azinjira muri iyo nzu kugira ngo asuzume ibyo bibara. Nasanga bisa n’ibicengera mu rukuta, kandi byariyashijemo imitutu y’icyatsi kibisi cyangwa itukura, umuherezabitambo azasohoka, maze nagera ku muryango w’ihema, iyo nzu ayifunge mu gihe cy’iminsi irindwi. Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azagaruka maze yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara bishaka gukwira ku nkuta z’inzu, umuherezabitambo azategeka ko amabuye yanduye bayomora, maze bakayajugunya hirya y’umugi, ahantu hahumanye. Ibitaka byose byanduriye ku nkuta mu nzu imbere, bazabiharure maze babisuke hirya y’umugi, ahantu hahumanye. Bazashaka andi mabuye bayasimbuze aya mbere, kandi bafate urundi rwondo bahome ya nzu bundi bushya. Hari ubwo bakomora ya mabuye, bagaharura icyondo, ndetse bakongera guhoma bundi bushya, ariko bya bibara bikanga bikagaruka kuri ya nzu. Icyo gihe umuherezabitambo azagenda yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara byariyongereye, bizaba ari ibibembe byasabitse iyo nzu. Izaba yaranduye; muzayisenye. Ibizayivaho, ari amabuye, ibiti cyangwa urwondo byose muzabijyane hirya y’umugi, ahantu hahumanye. Igihe cyose iyo nzu izaba ifunze, uzayinjiramo azaba yanduye kugeza nimugoroba. Naho uzayiryamamo cyangwa akayiraramo, azagomba kumesa imyenda ye. Cyakora rero, umuherezabitambo niyinjira, maze yasuzuma agasanga ibibara bitariyongereye bamaze guhoma bundi bushya, azatangaza ko iyo nzu itanduye. Izaba isukuye kuko ubwandu buzaba bwakize. Kugira ngo ahumanure iyo nzu, azazana inyoni ebyiri, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo. Inyoni ya mbere azayicira hejuru y’urwabya rurimo amazi yo mu isoko. Amashami y’ibiti bya sederi na hisopo, umwenda w’umuhemba, hamwe na ya nyoni ikiri nzima, azabyinika mu mazi yo mu isoko no mu maraso ya ya nyoni yapfuye. Ibyo byose azabiminjagira ya nzu incuro ndwi. Nguko uko azahumanura iyo nzu, akoresheje amaraso y’inyoni, amazi yo mu isoko, inyoni nzima, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo. Umuherezabitambo kandi azarekura ya nyoni nzima igurukire hirya y’umugi ahagana ku gasozi, maze na we akorere kuri iyo nzu umuhango wo kuyihumanura. Nyuma y’ibyo rero, ni ho izaba isukuwe.» Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose zo mu bwoko bw’ibibembe; ari urushimba, ari ibibara byo ku mwambaro cyangwa ku nzu, ari ikibyimba, amahumane cyangwa isekera. Ni amabwiriza asobanura igihe ikintu kiba cyanduye cyangwa kitanduye. Mbese ayo ni yo mategeko yerekeye ibibembe. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Dore ibyo muzamenyesha Abayisraheli: Iyo umugabo afashwe n’indwara ituma aninda ku gitsina, ubwo aba yanduye. Igihe cyose igitsina cy’umugabo kizaba kininda cyangwa cyarazibye, azaba yaranduye. Azagengwa n’aya mategeko. Uburiri bwose uwo mugabo azaba yaryamyeho, buzaba bwanduye. Ubundi kandi ikintu cyose uwo muntu azicaraho kizaba cyanduye. Uzakora kuri ubwo buriri azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Uzicara ku kintu cyose uninda igitsina yicayeho, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Uzakora ku mubiri w’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu usukuye, nacirwa amacandwe n’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Intebe yo ku ngamiya cyangwa ku ndogobe uninda igitsina azajya ku rugendo yicayeho, izaba yanduye. Ukoze ku kintu uninda igitsina yicayeho, aba yanduye kugeza nimugoroba. Uzikorera ikintu nk’icyo, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uzakorwa n’uninda igitsina atakarabye, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu uninda igitsina nakora ku gikoresho cyo mu ibumba, bazakimene. Nakora ku cyabajwe mu giti, bazacyogeshe amazi. Iyo ndwara yo kuninda igitsina nikira, uwo mugabo azabare iminsi irindwi, nuko kuri uwo wa karindwi amese imyambaro ye, yiyuhagire amazi yo mu isoko, bityo abe asukuwe. Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina. Umugabo natakaza intanga, aziyuhagire umubiri wose, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Izo ntanga nizigwa ku mwambaro cyangwa ku kindi gikoresho gikoze mu ruhu, muzabimese kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Umugore naryamana n’umugabo, baziyuhagire kuko baba banduye kugeza nimugoroba. Umugore nafatwa no kuva, maze amaraso agasohoka mu gitsina cye, azamara iminsi irindwi ari mu mihango y’abakobwa. Uzamukoraho wese azaba yanduye kugeza nimugoroba. Naba ari muri iyo mihango y’abakobwa, ikintu cyose azicaraho cyangwa akakiryamaho, kizaba cyanduye. Umuntu wese uzakora ku buriri bwe, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uzakora ku kintu cyose uwo mugore yicayeho, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Ikintu kizaba kiri aho yicaye cyangwa ku buriri bwe, uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba. Iyo umugabo atinyutse kuryamana n’uwo mugore, amara iminsi irindwi yanduye, kandi n’uburiri aryamyeho bwose, buba bwanduye. Hari ubwo umugore yafatwa n’indwara yo kuva, akamara iminsi irenga iyo imihango y’abakobwa isanzwe imara. Muri icyo gihe cyose aba ava, ubwandu bwe arabugumana nk’uko nyine aba abufite iyo ari mu mihango y’abakobwa. Nk’uko bigenda iyo ari mu mihango y’abakobwa, muri icyo gihe cyo kuva, uburiri azaryamaho cyangwa ikintu cyose azicarira, kizaba cyanduye. Ibyo bintu uzabikoraho wese, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Iyo ndwara yo kuva amaraso iyo ikize, uwo mugore abara iminsi irindwi, maze kuri uwo wa karindwi akaba asukuwe. Ku munsi wa munani, afata inuma ebyiri, akazishyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo ayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi akayituraho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, imbere y’Uhoraho, umuherezabitambo akorera kuri uwo mugore umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuva amaraso. Abayisraheli bazaba baranduye, muzabamenyeshe ko bagomba kugendera kure Ingoro yanjye, kugira ngo batayanduza maze bikababyarira urupfu.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, uwatakaje intanga, cyangwa umugore uri mu mihango y’abakobwa. Mbese ayo mategeko yerekeye umuntu wese wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, hamwe n’umugabo waryamanye n’umugore wanduye. Nyuma y’urupfu rw’abahungu babiri ba Aroni bazize gutura Uhoraho ibyotezo bitamukwiriye, Uhoraho nyine abwira Musa, ati «Umenyeshe umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira mu Ngoro yanjye igihe ashakiye cyose, ngo arenge umubambiko uteganye n’urwicurizo ruri hejuru y’ubushyinguro bw’Isezerano. Ibyo bizamurinda gupfa igihe nzigaragariza mu gicu hejuru y’urwicurizo. Dore uko Aroni azitegura mbere yo kwinjira mu Ngoro: azitwaze ikimasa kigenewe guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama igenewe igitambo gitwikwa. Azambare ikanzu ntagatifu ikoze muri hariri, amakabutura ya hariri, akenyere umukandara wa hariri, kandi n’umutwe we awuzingurizeho igitambaro cya hariri. Kuko iyo myambaro ari mitagatifu, azayambare amaze kwiyuhagira umubiri wose. Nyuma y’ibyo Abayisraheli bazamushyikirize amasekurume abiri y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa. Cya kimasa, Aroni azagituraho igitambo cy’impongano y’icyaha cye, maze yikorereho umuhango uhanagura icyaha, anawukorere ku nzu ye. Za sekurume z’intama ebyiri, azazishyira imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze azikorereho ubufindo, kugira ngo atandukanye igenewe Uhoraho n’ihabwa Azazeli. Izaba iy’Uhoraho, Aroni azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha. Naho indi igenewe Azazeli, bazayishyira imbere y’Uhoraho ari nzima, bayikorereho umuhango wo guhanagura ibyaha, maze bayishumurire Azazeli mu butayu. Cya kimasa, Aroni azagituraho igitambo cy’impongano y’icyaha cye, maze yikorereho umuhango uhanagura icyaha, anawukorere ku nzu ye. Nyuma, icyo kimasa cy’impongano y’icyaha cye, azacyica. Azafata ku makara yakira ku rutambiro imbere y’Uhoraho, ayuzuze icyotezo; afate n’imibavu ihumura yuzuye amashyi; nuko ibyo byose abijyane inyuma y’umubambiko. Uwo mubavu azawutwikira imbere y’Uhoraho, maze igicu cy’umwotsi wawo gitwikire urwicurizo ruri hejuru y’ubushyinguro bw’Isezerano. Azakoza urutoki rwe mu maraso ya cya kimasa, maze aminjagire urwicurizo mu ruhande rw’iburengerazuba; hanyuma ahagarare imbere y’urwicurizo, aruminjagire incuro ndwi akoresheje urutoki. Azica isekurume y’ihene igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango, maze amaraso yayo ayajyane inyuma y’umubambiko. Nk’uko yagenjeje ya maraso y’ikimasa, andi na yo azayaminjagira urwicurizo ahagaze iruhande rwarwo n’imbere yarwo. Ingoro na yo azayikoreraho umuhango utuma Abayisraheli bababarirwa ukwivumbura kwabo n’ibicumuro byabo, mbese ibyaha byabo byose. Uko ni ko azagenzereza n’ihema ry’ibonaniro, kuko riba hagati y’abayisraheli b’abanyabyaha. Igihe umuherezabitambo yinjiye mu Ngoro kugira ngo ayikorere umuhango wo kuyisukura, nta muntu ugomba kuba ari mu ihema ry’ibonaniro, kugeza ubwo wa muherezabitambo nyine asohotse. Iyo akiriyo, akora umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, ku nzu ye, no ku muryango wose w’Abayisraheli. Nyuma y’ibyo, asohoka yerekeza ku rutambiro ruri imbere y’Uhoraho maze akarukoreraho umuhango wo kurusukura. Afata ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’isekurume y’ihene, akayasiga ku mahembe y’urutambiro hirya no hino. Akoza urutoki muri ayo maraso, maze akaminjagira urutambiro incuro ndwi. Bityo azaba arukijije ubwandure bwose bw’Abayisraheli, rube rusukuwe. Iyo arangije gusukura Ingoro, n’ihema ry’ibonaniro ryose, n’urutambiro, umuherezabitambo amurika ya sekurume y’ihene ikiri nzima. Aroni aramburira ibiganza bye ku mutwe wa ya sekurume y’ihene nzima, maze akayisabiraho imbabazi z’ibyaha byose by’Abayisraheli. Ibicumuro byabo, imyivumbagatanyo, mbese ibyaha byabo byose, abigereka kuri iyo sekurume, maze akayishumurira mu butayu iyobowe n’umuntu ubishinzwe. Iyo sekurume y’ihene yohohana ibyaha byabo byose, ikabijyana mu butayu ahantu hatera. Namara gushumurira iyo sekurume y’ihene mu butayu, Aroni azajye mu ihema ry’ibonaniro, yambure imyambaro ya hariri yambaye yinjira mu Ngoro, maze ayihabike. Aziyuhagirira ahantu hasukuye, maze abone kongera kwambara imyambaro ye isanzwe. Ubwo rero, azasohoka, ature igitambo cye gitwikwa hamwe n’icy’umuryango. Azakora kandi umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, no ku muryango wose. Nyuma y’ibyo, ibinure bya ya matungo yatuweho igitambo cy’impongano y’icyaha, azabitwikira ku rutambiro. Umuntu uzaba yayoboye ya sekurume y’ihene igenewe Azazeli mu butayu, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando. Cya kimasa na ya sekurume y’ihene byatuweho igitambo cy’impongano n’amaraso yabyo yajyanywe mu Ngoro ngo bayakoreshe umuhango wo gukiza ibyaha, bazabijyane hirya y’ingando, maze, ari impu, inyama cyangwa amayezi babitwike. Uzabitwika na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando. Iri rizababere itegeko ridakuka: Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubarimo, mwese muzareke kurya, kandi mwoye kugira umurimo mukora. Koko rero, kuri uwo munsi ni ho bazabakoreraho umuhango wo kubasukura. Ubwo rero, imbere y’Uhoraho, muzaba muhanaguweho ibyaha byanyu byose. Uwo munsi uzababera nk’uw’isabato; ni umunsi w’ikiruhuko, kandi muzirinde kugira icyo murya. Iryo rizababere itegeko ridakuka. Urangiza umuhango wo guhanagura ibyaha, ni umuherezabitambo wasutsweho amavuta yo gusiga, kandi akaba yareguriwe uwo murimo mu kigwi cya se. Aba yambaye imyenda ya hariri mitagatifu, maze agakorera ku Ngoro, ku ihema ry’ibonaniro no ku rutambiro, umuhango wo guhanagura icyaha; azawukorera no ku bandi baherezabitambo no ku iteraniro ryose ry’Abayisraheli. Iryo ni itegeko ridakuka ryerekeye umuhango ugamije guhanagura ibyaha byose by’Abayisraheli. Uwo muhango nyine, ukorwa rimwe mu mwaka.» Abayisraheli bubahirije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Itegeko ry’Uhoraho rikurikira uzarimenyeshe Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose. Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli ashobora kwica ikimasa cy’inkone, umwana w’intama, cyangwa ihene. Iyo abyiciye mu ngando cyangwa inyuma yayo, ntabijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo abiture Uhoraho, ayo maraso aba yamennye aramuhama. Umuntu nk’uwo azacibwe mu muryango we. Bityo Abayisraheli, aho guturira amatungo yabo ku gasozi, bazajya bayashyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ayo matungo azaniwe Uhoraho rero, bazajya bayamuturaho igitambo cy’ubuhoro. Amaraso y’ibyo bitambo, umuherezabitambo, azayaminjagira ku rutambiro rw’Uhoraho ruri imbere y’ihema ry’ibonaniro. Ibinure na byo, umuherezabitambo azabitwika, bibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho. Ibyo bizarinda Abayisraheli kongera kubahiriza za ruhaya zirya zibuyera mu butayu, no kuzitura ibitambo bikojeje isoni. Kuva mu gisekuru kugera mu kindi, ibyo bizababera itegeko ridakuka. Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi, ntakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro kugira ngo akimurikire Uhoraho, uwo muntu nyine azacibwe mu muryango we. Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nibanywa amaraso, nzabarakarira maze mbace mu muryango wabo. Impamvu y’ibyo ni uko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo; kandi rero jyewe ayo maraso narayabahaye kugira ngo mukorere ku rutambiro umuhango wo kurokora ubuzima bwanyu. Ni yo mpamvu nabwiye Abayisraheli ko nta n’umwe muri bo uzanywa amaraso, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo. Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nahiga inyamaswa cyangwa inyoni iribwa maze akayica, amaraso yayo azayasuke hasi, ayarenzeho igitaka. Impamvu ni uko, igihe cyose ikiremwa kiba kigihagaze, amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Ni cyo gituma nabwiye Abayisraheli ko batazanywa amaraso y’ikiremwa icyo ari cyo cyose, kuko amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Uzayanywa, azacibwe mu muryango we. Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe. Utazamesa imyambaro ye, maze ngo yiyuhagire, icyaha cye kizamuhama.’» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ibyakorwaga mu gihugu cya Misiri mwatuyemo, ntimuzabyigane. Ibikorwa mu gihugu cya Kanahani ngiye kubatuzamo na byo, ntimuzabyishinge. Ntimuzakurikize amategeko yabo, ahubwo muzafate imico nabatoje, kandi mwubahirize amabwiriza yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Muzite ku mategeko yanjye kandi mufate imico yanjye. Umuntu uzubahiriza ibyo, ni we uzagira ubuzima. Ndi Uhoraho. Ntihazagire n’umwe muri mwe wegera uwo bafitanye isano kugira ngo baryamane. Ndi Uhoraho. Ntuzaryamane na nyoko; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so, na nyoko wakubyaye. Ntuzaryamane na muka so, kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so. Ntuzaryamane na mushiki wawe, n’iyo muhuje so cyangwa nyoko gusa, yaba yaravukiye mu nzu yawe cyangwa yaravukiye ahandi. Ntuzaryamane n’umwuzukuru wawe, kuko kumwambika ubusa, byaba ari ukwiyubahuka ubwawe. Ntuzaryamane n’umwana wa muka so; kuko so aba yaramubyaye, aba ari mushiki wawe nyine. Ntuzaryamane na nyogosenge, kuko aba asangiye umubiri umwe na so. Ntuzaryamane na nyoko wanyu, kuko aba asangiye umubiri umwe na nyoko wakubyaye. Ntuzaryamane n’umugore wa so wanyu, kuko waba wubahutse umuvandimwe wa so. Ntuzaryamane n’umukazana wawe, kuko aba ari umugore w’umuhungu wawe, ntuzamwambike ubusa. Ntuzaryamane n’umugore w’umuvandimwe wawe; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka umuvandimwe wawe ubwe. Nuba waryamanye n’umugore, ntuzasambanye umukobwa we; ndetse uzirinde kwegera abuzukuru be kuko baba basangiye umubiri umwe na we. Ubikoze byaba ari ishyano. Umugore wawe naba akiriho, ntuzarongore umukobwa bava inda imwe, kuko wabatera amahari. Umugore uri mu mihango y’abakobwa, aba yanduye, ntimuzaryamane. Ntuzasambane n’umugore wa mugenzi wawe, byagukururira kwandura. Ntuzagire n’umwe mu bana bawe utura Moleki umumutwikira, kandi ntuzasuzugure izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. Umugabo ntazaryamane n’undi mugabo nk’uko aryamana n’umugore. Byaba ari ishyano. Ntuzasambanye inyamaswa, byagutera kwandura. Ntihazagire kandi umugore uryamana na yo, byaba ari ukwitesha agaciro. Ntimuzakurikize iyo migenzereze bitazabaviramo kwandura. Ni yo yanduje abanyamahanga nzirukana bakabahunga. Igihugu cyabo cyaranduye, ni yo mpamvu nagihannye, nkaba ngiye kucyirukanamo abaturage bacyo. Mwebwe, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzirinde ayo mahano, maze mwite ku mategeko yanjye kandi mufate imico nabatoje. Igihugu cya Kanahani cyahumanyijwe n’amahano abantu bababanjirijemo bakoze. Mwebwe nimutagihumanya, sinzakibakuramo nk’uko nagenjereje abagituye mbere yanyu. Ariko rero, umuntu wese uzakora na rimwe muri ayo mahano, azacibwe mu muryango we. Muzakurikize amategeko yanjye, mwirinde iyo mico iteye isoni y’abababanjirije, kugira ngo bitabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ntimuzayoboke ibigirwamana cyangwa ngo mucure amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Nimutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, dore uko muzagenza kugira ngo gishimwe: Muzakirya umunsi cyatuweho ndetse na bukeye bwaho. Ibyaramuka bisigaye, ku munsi wa gatatu muzabitwike. Uwabirengaho akakirya no ku munsi wa gatatu, yaba ariye inyama zanduye. Nta bwo yabishimirwa, ndetse ahubwo icyaha cyo kuba yandaritse igitambo cy’Uhoraho, cyamuhama. Uwakora ibyo rero, yacibwa mu muryango we. Nimusarura imirima yanyu, mu rubibi rwayo mujye muhasiga; ntimuzasubire inyuma ngo mujye guhumba imbuto zasigayeyo, kandi numara gusarura imbuto z’imizabibu yawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigayemo, ahubwo mujye muzirekera abakene n’abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge. Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho. Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera. Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho. Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho. Muzakurikize amategeko yanjye. Amatungo yawe naba adahuje ubwoko, ntuzayabanguranye. Mu murima wawe, ntuzateremo imbuto ebyiri zinyuranye. Kandi ntuzambare imyenda yaboshywe mu ndodo z’amoko abiri anyuranye. Hari ubwo umugabo ashobora kuryamana n’umuja w’inshoreke y’undi mugabo. Iyo uwo mugore atacunguwe cyangwa ngo ahabwe ubwigenge, uwo mugabo baryamanye azaha shebuja w’uwo muja indishyi. Cyakora ariko, nta bwo uwo mugabo azicwa kuko uwo mugore aba atarahawe ubwigenge. Uwo mugabo wakoze icyaha ajyana isekurume y’intama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze akayitura Uhoraho ho igitambo cy’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo yifashisha iyo sekurume y’intama y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, maze imbere y’Uhoraho, agakorera kuri uwo mugabo umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze. Nyuma y’ibyo, icyaha cye aba akibabariwe. Nimugera mu gihugu cya Kanahani, maze mugatera ibiti by’amoko menshi, muzamenye ko imbuto zabyo zizaba zanduye. Ibyo biti bizamara imyaka itatu byanduye, muzirinde kubiryaho. Umwaka wa kane nugera, izo mbuto muzaziture Uhoraho mu birori byo kumuhesha ikuzo. Mu mwaka wa gatanu, ni ho muzaba mushobora kuzirya. Nimubigenza mutyo, ni ho umusaruro wanyu uzajya wiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ntimuzagire icyo murya kirimo amaraso. Muzirinde kuragura cyangwa gushika. Ntuzogoshe uruziga mu mpande z’umusatsi wawe, kandi ntuzakate ubwanwa bwawe bwo mu misaya. Nihagira umuntu upfa, ntimuzicishe indasago ku mubiri. Ubundi kandi muzirinde no kwicisha imanzi. Ndi Uhoraho. Ntuzagayishe umukobwa wawe umushora mu busambanyi. Ibyo byatuma igihugu cyose cyandura uwo muco mubi maze kikuzuramo ingeso mbi. Muzizihize iminsi yanjye ya sabato, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho. Ntimuziyambaze abazimu cyangwa ngo mubisunge kuko byabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho. Umusuhuke naza gutura mu gihugu cyanyu, ntimuzamukandamize. Muzamufate nk’umunyagihugu kavukire, mbese nk’aho ari uwo muri mwe. Muzamukunde nkamwe ubwanyu, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Nimukoresha ibipimo, ari iby’uburebure, ari iby’uburemere cyangwa iby’ubusukanure, ntimuzagire uwo muhuguza. Iminzani yanyu hamwe n’amabuye yayo bizajye biba bitabeshya. Nimujya kugira icyo mugera, muzakoreshe akebo cyangwa ikibindi byemewe. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Misiri. Muzite ku mategeko yanjye yose, muyakurikize, kandi mufate imico yose nabatoje. Ndi Uhoraho.» Uhoraho abwira Musa, ati Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe. Jyewe, nzarakarira uwo muntu, muce mu muryango we, kuko azaba yatuye Moleki umwe mu bana be, akanduza Ingoro yanjye, kandi agasuzugura izina ryanjye ritagatifu. Nihagira Abayisraheli birengagiza uwo muntu uzaba yatuye umwana we Moleki, maze bagatinya kumwica, jye nzamurakarira we n’abe bose, hanyuma mbace mu muryango wabo. Uwo muntu, hamwe n’abandi bose bazamukurikiza bakayoboka Moleki, nzabaca mu muryango wabo. Umuntu wese uzirukira abazimu maze akabisunga, nzamurakarira muce mu muryango we. Nimwitagatifuze rero maze mube intungane, kuko jyewe Uhoraho, ari jye Mana yanyu. Muzite ku mategeko yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho ubatagatifuza. Bityo rero, umuntu natuka se cyangwa nyina, azicwe. Kubera ko yatutse se na nyina, azaba yihamagariye urupfu. Umugabo nasambanya umugore wa mugenzi we, bombi bazicwe; umugabo w’umusambanyi kimwe n’umugore. Umuntu nasambana na muka se; ni nk’aho yakwambitse se ubusa, bombi bazicwe; ni bo bazaba bihamagariye urupfu. Umugabo nasambanya umukazana we, bombi bazicwe; bazaba bitesheje agaciro kandi bihamagariye urupfu. Umugabo naryamana n’undi nk’uko asambana n’umugore, bombi bazicwe kuko bazaba bakoze ishyano. Ni bo bazaba bihamagariye urupfu. Umugabo narongora umukobwa na nyina, bazaba bakoze ishyano, bose uko ari batatu muzabatwike. Bityo, nta shyano nk’iryo rizongera kuba hagati yanyu. Umuntu nasambana n’inyamaswa, muzamwicane na yo. Nihagira umugore wemera inyamaswa ikamusambanya, muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu. Umugabo narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, maze bombi bakabonana bambaye ubusa, bizaba ari ishyano. Muzakoranya imbaga, maze mubace mu muryango wabo. Uwo mugabo aba yasambanije mushiki we, icyo cyaha cye kiba kigomba kumuhama. Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango y’abakobwa, maze akamwambika ubusa, bombi bazacibwe mu muryango wabo; kubera ko uwo mugabo azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso uwo mugore yavaga, n’uwo mugore ubwe akayambika ubusa. Ntuzasambanye nyoko wanyu cyangwa nyogosenge. Uzabikora azaba yambitse ubusa uwo basangiye umubiri umwe; bombi rero, icyo cyaha kizabahama. Umuntu naryamana n’umugore wa se wabo, ni nk’aho ari uwo muvandimwe wa se azaba yambitse ubusa. Nibabikora rero, icyo cyaha kizabahama, maze barinde basaza nta mwana babyaye. Umugabo narongora umugore w’umuvandimwe we, azaba yiyanduje. Ni nk’aho ari mwene se aba yambitse ubusa. Nibabikora rero, bazarinda basaza nta mwana babyaye. Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, kugira ngo ntazabirukana mu gihugu nzabinjizamo ngo mugiture. Ntimuzakurikize amategeko y’abo ngiye kwirukana bakabahunga. Ayo mategeko bakurikizaga ni yo yatumye mbazinukwa maze mwe ndababwira nti ’Ni mwebwe muzatunga igihugu cyabo, gitemba amata n’ubuki, kandi ni jye ukibagabiye ngo mugiture.’ Ni jye Uhoraho Imana yanyu wabahisemo mu yandi mahanga. Mwebwe rero mujye mutandukanya inyamaswa n’inyoni zanduza n’izitanduza, kugira ngo zitazabahumanya. Izo nyoni zanduza n’ibindi byose bijagata ku butaka narabibabwiye kugira ngo mumenye ko bishobora kubahumanya. Muzabe abanjye, mube intungane nk’uko jyewe Uhoraho ndi intungane. Nabahisemo mu yandi mahanga yose kugira ngo mube abanjye. Muri mwe nihagira umugore cyangwa umugabo utinyuka kuragura cyangwa gushika, bazicishwe amabuye. Koko, ni bo ubwabo bazaba bihamagariye urupfu.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha abaherezabitambo bene Aroni: Ntihazagire umuherezabitambo wegera intumbi y’umuntu wo mu muryango we, kuko byamuviramo kwandura. Cyakora uwo mupfu naba ari mwene wabo wa bugufi basangiye umubiri umwe, azamwegere. Ni ukuvuga nyina, se, umuhungu we, umukobwa we, cyangwa umuvandimwe we. Mushiki we na we, iyo apfuye akiri isugi, umuherezabitambo ashobora kumwegera akemera akiyanduza, kuko nta wundi mugabo wigeze kumutunga, kandi akaba akiri muri bene wabo ba bugufi. Umuherezabitambo ni we mutware mu muryango we, azirinde rero kwiyanduza kuko byamutesha icyubahiro. Abaherezabitambo ntibaziyogosheshe amasunzu, ntibaziyogoshe uruziga, cyangwa ngo bicishe indasago ku mubiri. Abaherezabitambo bazegurirwa Imana, ni bo bazatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Bityo rero, bazahore ari intungane, maze boye gusuzuguza izina ry’Imana yabo. Kuko beguriwe Imana, abaherezabitambo bazirinde kurongora umugore w’indaya, uw’icyomanzi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo. Umuherezabitambo ni we utura Imana yawe igitambo cy’ibiribwa, ugomba kumenya rero ko ari intungane. Na we kandi azakubere intungane kuko jyewe Uhoraho ndi intungane, kandi ni jye ubatagatifuza. Umukobwa w’umuherezabitambo niyitesha agaciro akigira icyomanzi, bazamutwike kuko ari se aba akojeje isoni. Umuherezabitambo mukuru, ni we userukira abavandimwe be bose; ni we wasizwe amavuta kandi yemererwa kwambara imyambaro mitagatifu. Kubera izo mpamvu rero, ntazatendeze imisatsi ye cyangwa ngo atabure imyambaro ye. Ntazagire intumbi n’imwe yegera, n’iyo yaba iya se cyangwa iya nyina, kuko byamuviramo kwandura. Kuko yasizwe amavuta, ntazasohoke mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo atayisuzuguza. Ndi Uhoraho. Umuherezabitambo mukuru agomba kurongora umukobwa ukiri isugi. Azirinde gushaka umupfakazi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo cyangwa umugore wigize icyomanzi akitesha agaciro. Ahubwo azarongore umwari wo mu muryango we. Ibyo bizarinda umuryango we kuvukamo abuzukuru bahumanye. Ndi Uhoraho, kandi ni jye ubatagatifuza.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Aroni: Umuntu wo mu nkomoko yawe, naba afite ubumuga ku mubiri, azirinde gutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Ibyo kandi bizababere itegeko ridakuka kuva mu gisekuruza kugera mu kindi. Koko rero, umuntu w’impumyi, ucumbagira, ufite izuru ribwataraye cyangwa amaboko yaremaye, uwavunitse akaguru cyangwa akaboko, uhetse inyonjo, uwazonzwe, ufite ijisho ry’umuturi, urwaye ubuheri cyangwa amahumane, ufite inturugunyu zamenetse, mbese umuntu wese urangwaho inenge, ntashobora kwegera Uhoraho. Nuko rero umuntu wo mu nkomoko y’umuherezabitambo Aroni, naba yaramugaye, ntazature Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Kuko nyine aba ari ikimuga, ntazigore atura Imana ye igitambo cy’ibiribwa. Cyakora ibyo biribwa by’Imana ari yo maturo matagatifu, ashobora kubiryaho, ariko azirinde kwegera umubambiko cyangwa urutambiro. Abikoze kandi yaramugaye, yaba asuzuguje ingoro yanjye n’ibiyirimo, kuko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.» Ibyo Musa yabimenyesheje Aroni n’abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Aroni n’abahungu be: Hari igihe bazajya birinda kwegera amaturo Abayisraheli bantura, kugira ngo badasuzuguza izina ryanjye ritagatifu. Umuntu wo mu nkomoko yanyu naba arangwaho ubwandure, azirinde kwegera amaturo matagatifu Abayisraheli bantura. Uzabirengaho bazamwigiza kure yanjye. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ibyo bizababere itegeko ridakuka. Ndi Uhoraho. Umuntu wo mu nkomoko ya Aroni naba arwaye ibibembe cyangwa aninda igitsina, azirinde kurya ku maturo matagatifu mbere y’uko yisukura. Umuntu wese wahumanye agomba kubigenza atyo, yaba uwandujwe no gukora undi wakoze intumbi, yaba uwatakaje intanga, cyangwa uwandujwe n’akandi gasimba ako ari ko kose. Uwakoze kuri ibyo bintu bihumanya rero, aba yanduye kugeza uwo munsi nimugoroba. Azarya ku maturo matagatifu ari uko amaze kwiyuhagira mu mazi. Iyo izuba rirenze, uwo muntu aba asukuwe. Ubwo rero ni ho aba ashobora kurya ku maturo matagatifu kuko ari ibiribwa bye. Ntazarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, kuko byamuviramo kwandura. Ndi Uhoraho. Bazakurikize amategeko yanjye kugira ngo ibyo biribwa bitazabakururira icyaha. Nibaramuka babisuzuguye, bazapfa. Ndi Uhoraho ubatagatifuza. Umuntu wese utari umuherezabitambo azirinde kurya ibiribwa bitagatifu. Umushyitsi w’umuherezabitambo cyangwa umukozi, na bo ntibazabiryeho. Ariko uwo umuherezabitambo azaba yaragabanye amutanzeho ikiguzi cy’ifeza, kimwe n’umugaragu wavukiye mu nzu ye, abo bazashobora kurya kuri ibyo biribwa. Umukobwa w’umuherezabitambo narongorwa n’umugabo utari umuherezabitambo, ntazarye ku biribwa bigabanyijwe ku maturo matagatifu. Cyakora hari ubwo umukobwa w’umuherezabitambo ashobora gupfakara cyangwa agasendwa n’umugabo nta mwana arabyara. Icyo gihe, iyo agiye kwa se agasubira uko yahoze akiri inkumi, ubwo aba ashobora kurya ku biribwa bya se, n’ubwo nta wundi muri rubanda ubiryaho. Nihagira umuntu urya kuri ibyo biribwa bitagatifu atamenye ko bibujijwe, azariha ibingana na byo, yongereho na kimwe cya gatanu cyabyo, maze abihe umuherezabitambo. Ntihazagire abasuzuguza ibyo Abayisraheli bagabanya ku maturo yabo bakabigenera Uhoraho. Abazarya kuri ayo maturo matagatifu batabigenewe, bazaba bihamije icyaha bagomba kwicuza. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose: Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga uhatuye yakwifuza gutura Uhoraho igitambo gitwikwa, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize. Kugira ngo rero ibyo bitambo mubishimirwe, mujye mutura imfizi itagira inenge iturutse mu bushyo bw’ibimasa, intama cyangwa ihene. Muzirinde gutura itungo rifite inenge, nta bwo mwabishimirwa. Nanone, hari ubwo umuntu yakwifuza gutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize. Icyo gitambo giturutse mu matungo maremare cyangwa amagufi, kugira ngo cyemerwe kigomba kuba kidafite ubwandu na busa. Itungo ryahumanye, iryavunitse, iryataye urugingo, irirwaye ibisebe, ubuheri cyangwa amasekera, mbese irifite inenge iyo ari yo yose, rirabujijwe. Itungo nk’iryo ntimuzirirwe muritura Uhoraho cyangwa ngo muritwikire ku rutambiro kugira ngo rimubere ituro ry’ibiribwa bikongerejwe Uhoraho burundu. Itungo rigufi cyangwa rirerire niriba ryararemaye cyangwa ryarazonzwe, ushobora kurituraho igitambo witangiye ku bushake bwawe. Ariko rero icyo gitambo nikiba ari icy’umuhigo wahize, iryo tungo ntirishobora kwemerwa. Ntimuzature Uhoraho itungo rifite amabya yahenengeye n’iryayamenetse, cyangwa se iryakonwe n’iryashahuwe. Ibyo rwose ntimuzigere mubikora mu gihugu cyanyu. Ntihazagire umunyamahanga ubaha amatungo nk’ayo ngo muyature Uhoraho ho ibiribwa. Kubera ko ayo matungo baba barayakuyeho urugingo, aba afite inenge. Muyatuye rero, nta bwo mwabishimirwa.» Uhoraho abwira Musa, ati «Inyana, umwana w’intama cyangwa uw’ihene, nibimara kuvuka bizajya bimara iminsi irindwi iruhande rwa nyina. Guhera ku munsi wa munani, ni ho bizaba bishobora guturwa Uhoraho ho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, maze bikemerwa. Cyakora, ntimuzice itungo, ari inka, intama cyangwa ihene, maze ngo muryicire umunsi umwe n’umwana waryo. Nimutura Uhoraho igitambo cyo kumuhesha ikuzo, dore uko muzabigenza kugira ngo mugishimirwe: Muzakirya kuri uwo munsi cyose mwoye kugira na gato muraza. Ndi Uhoraho. Muzamenye amategeko yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho. Muzirinde gusuzuguza izina ryanjye ritagatifu, bityo nzaba mbonye ikuzo hagati y’Abayisraheli. Ndi Uhoraho ubatagatifuza. Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Iminsi mikuru y’Uhoraho nigera, muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Ayo makoraniro tuzajya duhuriramo ni aya: Muzajya mumara iminsi itandatu mwikorera imirimo yanyu, ariko uwa karindwi, muwuharire isabato. Aho muzaba mutuye hose, kuri uwo munsi muzahamagaza ikoraniro ritagatifu. Ntimuzagire undi murimo mukora. Ni umunsi w’ikiruhuko, umunsi w’isabato y’Uhoraho. Iminsi mikuru y’Uhoraho ni iyi ikurikira. Kuri iyo minsi yateganijwe kandi, ni ho muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Mu kabwibwi k’umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, ni Pasika y’Uhoraho. Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu nabahaye, maze mukeza imyaka, muzazanire umuherezabitambo umuba w’amahundo ya mbere y’umusaruro wanyu. Ku munsi ukurikira Sabato, umuherezabitambo azaturira uwo muba imbere y’Uhoraho kugira ngo muwushimirwe. Umunsi muzamurika uwo muba, muzature Uhoraho igitambo gitwikwa cy’umwana w’intama w’umwaka umwe kandi utagira inenge. Icyo gitambo kandi kizaherekezwa n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivanze n’amavuta, hamwe n’igitambo giseswa cya kimwe cya kane cy’ikibindi cya divayi. Icyo ni cyo gitambo gikongokeye Uhoraho burundu kandi gifite impumuro imwurura. Uwo munsi wo kumurika ituro ry’Imana yanyu nuba utaragera, muzirinde kurya ari imigati, ari amahundo yokeje cyangwa amabisi. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. Kuva ku munsi ukurikira isabato, mbese kuva ku munsi muzaba mwatuye Uhoraho umuba w’amahundo ya mbere, muzatangire kubara ibyumweru birindwi byuzuye. Nimugeza ku isabato ya karindwi mubara, umunsi uzakurikiraho uzaba ari uwa mirongo itanu. Aho muzaba mutuye hose, muzasanga Uhoraho, mumuture imigati ibiri isembuye kandi ikoze mu ifu yuzuye utwibo tubiri. Uwo ni wo muganura ugomba guhabwa Uhoraho. Uretse iyo migati kandi, Uhoraho muzamutura igitambo gitwikwa kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, hamwe n’amasekurume y’intama abiri. Icyo gitambo gitwikwa kizaherekezwa n’ituro hamwe n’igitambo giseswa byategetswe. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho. Ubundi kandi hari isekurume y’ihene izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’abana b’intama babiri b’umwaka umwe, bakazaba ab’igitambo cy’ubuhoro. Ibyo byose, umuherezabitambo azabimurikira Uhoraho, maze ba bana b’intama babiri baherezwe hamwe na ya migati y’umuganura. Ibyo byose kandi ni amaturo matagatifu y’Uhoraho; ni umugabane w’umuherezabitambo. Kuri uwo munsi nyine, muzahamagaze ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. Nimusarura imirima yanyu, ku mbibi mujye muhasiga, kandi ntimuzasubire inyuma ngo muhumbe ibyasigayemo. Mujye mubiharira abakene n’abasuhuke. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzajye muruhuka. Ni umunsi w’urwibutso, ukaba kandi uwo guhimbaza Uhoraho mu ikoraniro ritagatifu. Icyo gihe muzajya mutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya, kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Ntimuzagire umurimo unaniza mukora, kuko ari umunsi mukuru w’imbabazi, ukaba ari na wo mukorerwaho umuhango ubahanaguraho ibyaha imbere y’Uhoraho Imana yanyu. Bityo rero, utazasiba kurya ku munsi nk’uwo, azacibwa mu muryango we. Uzakora umurimo unaniza ku munsi nk’uwo, na we nzamuca mu muryango we. Ntimuzagire umurimo mukora, kandi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. Uwo munsi, muzirinde kurya. Kuri mwebwe ni nk’umunsi w’isabato, ukaba n’umunsi w’ikiruhuko. Kuva ku mugoroba w’umunsi wa cyenda w’uko kwezi, kugeza ku wundi mugoroba, muzubahirize icyo kiruhuko cy’isabato.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’amahema. Ni igihe cy’ibirori byo guhesha ikuzo Uhoraho, kigomba kumara iminsi irindwi. Ku munsi wa mbere, ntimuzagire umurimo unaniza mukora, ahubwo muzahamagaze ikoraniro ritagatifu. Icyo cyumweru cyose, muzakimara mutura Uhoraho buri munsi igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa munani, muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze nanone muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Kuri uwo munsi ni ho muzasoza ibirori, ntimuzagire rero umurimo unaniza mukora. Iyo ni yo minsi mikuru y’Uhoraho. Kuri iyo minsi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze mugatura Uhoraho ibi bikurikira: igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu, igitambo gitwikwa cyangwa ibitambo biseswa, mukurikije imihango ya buri munsi. Nanone kandi ibyo bizaza bisanga amaturo y’isabato y’Uhoraho, hamwe n’andi maturo asanzwe cyangwa ibitambo mumutura ku bushake bwanyu cyangwa kubera umuhigo mwahize. Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi nanone, nimumara gusarura imyaka mu mirima yanyu, muzasanga Uhoraho mu Ngoro ye, ngo mumukorere ibirori by’iminsi irindwi. Umunsi wa mbere n’uwa munani izaba iy’ikiruhuko. Mu ntangiriro z’ibyo birori, muzitwaze imbuto ziryoshye cyane, amashami y’imikindo, ay’ibiti bisagambye kandi binini, hamwe n’ingemwe z’imikinga yo ku mugezi, kandi muzamara iminsi irindwi mwishimira imbere y’Uhoraho. Buri mwaka muzasanga mutyo Uhoraho kugira ngo mumwizihize mu gihe cy’iminsi irindwi. Ibyo birori bizajya biba mu kwezi kwa karindwi. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka. Umuyisraheli wese kavukire azamara iminsi irindwi aba mu mahema. Uko ibisekuruza bizagenda bisimburana, ibyo bizatuma mwiyibutsa ko igihe nakuraga Abayisraheli mu gihugu cya Misiri nabatuje mu mahema. Ndi Uhoraho, Imana yanyu. Nuko rero Musa amenyesha Abayisraheli uburyo bazajya babonana n’Uhoraho mu bihe by’iminsi mikuru. Uhoraho abwira Musa, ati «Tegeka Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti agenewe ikinyarumuri, kuko amatara yacyo agomba guhora yakirana imbere y’umubambiko w’Ubushyinguro bw’Isezerano buri mu ihema ry’ibonaniro. Aroni ni we uzategura ayo matara ku buryo ahora yakirana imbere y’Uhoraho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka. Ayo matara, Aroni azayashyira ku kinyarumuri gikoze muri zahabu, maze ajye ahora yakirana imbere y’Uhoraho. Uzafate agafu, uzatekemo utugati cumi na tubiri, buri kose gakozwe n’ifu yuzuye utwibo tubiri. Uzaturambike ku meza ya zahabu, urunda dutandatu dutandatu imbere y’Uhoraho. Kuri buri kirundo cy’utugati, uzanyanyagizaho umubavu uboneye. Ibyo bizakubera urwibutso mu kigwi cy’umugati n’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Buri gihe uko isabato itashye, uzajye utereka utwo tugati imbere y’Uhoraho, uzirikana ko ugirira Abayisraheli bose. Iryo ni isezerano rizahoraho iteka. Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.» Hari umugore w’Umuyisraheli wari ufite umuhungu yabyaranye n’Umunyamisiri. Bukeye uwo muhungu arihandagaza, maze atonganira mu ngando rwagati n’umugabo w’Umuyisraheli kavukire. Uwo muhungu yaratinyutse atuka Uhoraho, maze asuzuguza izina rye. Abayisraheli babibonye batyo, bamushyikiriza Musa. Nyina yitwaga Shelomita, umukobwa wa Diviri wo mu nzu ya Dani. Abayisraheli rero babaye bakingiranye uwo muhungu, mu gihe bari bategereje icyo Uhoraho abategeka kumukorera. Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Uwo watukanye musohore mu ngando, maze abamwumvise bose bamuramburire ibiganza ku mutwe. Nyuma y’ibyo ikoraniro ryose rimwicishe amabuye. Ubundi kandi, dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira umuntu utuka Imana ye, icyo cyaha cye kizamuhama. Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho. Nihagira umuntu wica undi, na we agomba kwicwa. Inyamaswa yo nihagira uyica, azajya yishyura inzima. Nihagira umuntu ukomeretsa mugenzi we, na we bazamukomeretse: imvune ihorerwe indi, n’ijisho rihorerwe irindi. Mbese ubumuga azaba yateye mugenzi we, na we ni bwo bazamutera. Uwishe inyamaswa arayiriha, naho uwishe umuntu, na we agomba gupfa. Mwebwe n’abanyamahanga muri kumwe, muzakurikiza amategeko amwe. Ndi Uhoraho, kandi ni jye Mana yanyu.» Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kwinjira mu gihugu nabahaye, imirima yanyu muzajya muyiraza mu mwaka w’isabato kugira ngo mushimishe Uhoraho. Mu gihe cy’imyaka itandatu, uzaba ushobora kubiba imirima yawe, ukicira imizabibu yawe kandi ugasoroma imbuto zayo. Ariko umwaka wa karindwi, icyo gihe ni isabato. Icyo gihe imirima yose igomba kurara kuko ari isabato y’Uhoraho. Muri uwo mwaka, uzirinde gusarura umurima wawe, kwicira imizabibu, cyangwa gusarura ibizaba byimejeje nyuma y’umusaruro wa nyuma. Iyo mizabibu yawe uzaba utariciye, niyera imbuto ntuzazisorome. Uwo mwaka ni uw’isabato; imirimo yose igomba guhagarara. Cyakora ibizaba byimejeje muri uwo mwaka w’isabato uzabirye, wowe n’abo utunze iwawe, ari abagaragu, abagererwa, abashyitsi, mbese abantu bose bazaba bataha mu nzu yawe. Amatungo yawe hamwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, na byo bizatungwa n’ibizaba byarimejeje muri icyo gihugu cyawe. Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe. Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima. Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye. Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe. Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima. Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo. Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo, muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu. Nimugenza mutyo, igihugu kizera imbuto, murye, muhage, kandi mugiture mu mudendezo. Ubwo yenda ahari muribaza muti ’Ko mu mwaka wa karindwi tutazabiba ngo dushobore kubona umusaruro, tuzatungwa n’iki?’ Jyewe mu mwaka wa gatandatu, nzabasenderezaho umugisha wanjye, maze mushobore kweza ibyo muzarya imyaka itatu yose! Mu mwaka wa munani, muzashobora kubiba, ariko ubwo muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere kugeza mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko umusaruro wo mu mwaka wa cyenda uboneka, muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere yaho. Ubutaka bw’igihugu ni ubwanjye, mwebwe mukirimo nk’abasuhuke cyangwa abashyitsi. Ntihazagire rero ugurisha isambu ye ubutazayisubirana. Aho muzaba mutuye hose muri icyo gihugu kizaba icyanyu, mugomba gutanga uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe. Hari ubwo umuvandimwe wawe yaba arimo imyenda, bigatuma agurisha igice kimwe cy’isambu ye. Icyo gihe rero, ufite uburenganzira bwo kugaruza iyo sambu, ni ukuvuga mwene wabo wa bugufi, azaza ayigaruze. Hari ubwo nanone ushobora kubura umuntu ufite uburenganzira bwo kugaruza ibyawe, ariko wowe ukazabona ibya ngombwa byo kubikora. Icyo gihe, uzabara imyaka ishize muguze, umusubize ibihwanye n’igihe cyari gisigaye, maze ukunde usubirane isambu yawe. Ariko wowe niba udafite ibya ngombwa byo kuwugaruza, uwo murima uzakomeza kuba uw’uwawuguze kugeza mu mwaka wa yubile. Icyo gihe nyine ni ho uwo murima uzarekurwa ugasubiranwa na nyirawo. Inzu yo guturamo, iyo iri mu mugi ukikijwe n’inkike z’amabuye, maze umuntu akayigurisha, uburenganzira bwo kuyigaruza bushirana n’uwo mwaka yaguzwemo. Iyo umwaka wose urangiye nta we urayigaruza, iyo nzu itwarwa burundu n’uwayiguze, na we akazayisigira abazamukomokaho. Ndetse n’iyo yubile igeze, iyo nzu iri mu mugi ikikijwe n’inkike z’amabuye, ikomeza kuba iy’uwayiguze. Amazu yo mu nsisiro zidakikijwe n’inkike z’amabuye, muzayafate nk’imirima isanzwe yo mu gihugu. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe, kandi iyo umwaka wa yubile ugeze, ararekurwa akagarukira bene yo. Abalevi bazahorana uburenganzira bwo kugaruza imigi yabo n’amazu bafitemo. N’iyo yaba ari undi Mulevi waguze inzu cyangwa umugi by’Abalevi, bigomba kurekurwa mu mwaka wa yubile, bikagarukira bene byo. Impamvu ni uko ayo mazu yo mu migi y’Abalevi aba ari wo mugabane beguriwe hagati y’Abayisraheli. N’imirima ikikije imigi y’abalevi, na yo ntishobora kugurishwa; ni umugabane wabo ubuziraherezo. Umuvandimwe wawe, umusuhuke cyangwa umushyitsi wawe, naba umukene, akageza aho atishoboye, uzamushyigikire, maze na we ashobore kubaho muri mwe. Uzirinde kumuhenda ubwenge ngo umwungukeho, bityo uzatuma abaho iruhande rwawe, kandi unatinye Imana yawe. Numuguriza feza cyangwa ukamuha ibiryo, ntuzamusabe ko akungukira. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri kugira ngo mbagabire igihugu cya Kanahani, kandi mbabere Imana. Niba umuvandimwe wawe akurimo umwenda, yabura uko agira akishyira mu maboko yawe, uzirinde kumwicisha akazi nk’umucakara. Ahubwo, uzamukoreshe neza nk’umugererwa cyangwa umushyitsi. Azaba umugaragu wawe kugeza mu mwaka wa yubile. Icyo gihe ni ho we n’abana be bazava iwawe, bagasubira mu muryango wabo, mu isambu ya ba sekuru. Koko rero abo nakuye mu gihugu cya Misiri ni abagaragu banjye. Ntibishoboka rero ko bagurishwa nk’abacakara. Muzirinde kubategekesha igitugu, bityo muzaba mutinye Imana yanyu. Nimushaka gutunga abagaragu n’abaja, muzabagure mu bihugu bibakikije. Mushobora kandi no gufata bamwe mu bana bo mu miryango y’abasuhuke baje kubaturamo, bakabyarira mu gihugu cyanyu. Abo ngabo nimubafata, bazaba ari umugabane wanyu; muzabasigira n’abana banyu babitwarire burundu. Abo ngabo, mushobora kubakoresha ubuziraherezo, ariko muri mwebwe Abayisraheli, ntihazagire utegekesha umuvandimwe we igitugu. Hari ubwo umuntu wo mu muryango w’abasuhuke cyangwa umushyitsi uri iwawe yaba akize kuri feza, maze umuvandimwe wawe yabura uko amwishyura imyenda amurimo, akishyira mu maboko ye. Icyo gihe, n’iyo yaba yaraguzwe byararangiye, uwo muvandimwe wawe aba afite uburenganzira bwo gucungurwa. Umwe mu bo bavukana, nyirarume, mubyara we, cyangwa undi mwene wabo wa bugufi, mbese abo bose baba bashobora kumucungura. Na we kandi ubwe, abonye ibya ngombwa, ashobora kwicungura. Icyo gihe rero, yumvikana na shebuja, maze bakabara imyaka iri hagati y’igihe yamwihaye ngo amugure na yubile itaha, maze bakemeza igiciro gihwanye n’iyo myaka yari kuzamukorera. Icyo giciro kigomba kujyana n’igihembo umugererwa afata ku munsi. Mu icungurwa rero, imyaka isigaye ngo yubile ibe, niba ari myinshi, azasubiza shebuja igiciro yamuguzeho ariko agabanyeho ibihwanye n’igihe yamukoreye. Ariko niba hasigaye igihe gito, bazabara maze amusubize igiciro gihwanye n’imyaka yari ibuzeho. Ariko kandi, uko imyaka ishira, ni na ko uwo muntu waguzwe agomba kubona igihembo cye kwa shebuja. Ntimuzihanganire ko bamutegekesha igitugu. Umuntu kandi uzaba yarabuze uburyo yacungurwa, umwaka wa yubile nugera, we n’abana be bazabarekura bigenge. Abayisraheli ni abagaragu banjye. Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri, bagomba rero kuba ari jye gusa babera abagaragu. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Muzirinde kwihangira ibigirwamana. Ntimuzasenge ibishushanyo cyangwa inkingi z’amabuye. Mu gihugu cyanyu ntimuzahazane amabuye abaje maze ngo muyunamire. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Muzubahirize isabato zanjye, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho. Muzite ku mabwiriza yanjye, kandi mukurikize amategeko yanjye. Nimugenza mutyo, imvura izajya igwira igihe, ubutaka bwanyu burumbuke, kandi n’ibiti byo mu mirima yanyu byere imbuto. Mu gihugu cyanyu, muzajya musarura mutararangiza no guhura ibyeze mu mwaka ushize. Nanone kandi ibiba rizajya risanga mugisarura. Muzajya murya amafunguro yanyu muhage, kandi muture mu gihugu cyanyu umudendezo. Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, nkirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi. Inkota ntizongera kwica mu gihugu cyanyu, ahubwo ababisha banyu muzajya mubirukana mubatsembeshe inkota zanyu. Batanu muri mwe bazajya bamenesha ababisha ijana, naho ijana bo bameneshe ibihumbi cumi, maze muzabamarishe inkota zanyu. Nzabagarukira, mbatere gusagamba maze murumbuke. Nzakomeza Isezerano twagiranye. Muzajya mutungwa n’imyaka yaguguye, ndetse mugire n’ubwo muyisohora mu nzu kugira ngo mushobore kubika imishyashya. Sinzigera mbarakarira, nzahora ngendana namwe, ndetse nzashyira n’Ingoro yanjye hagati yanyu. Nzababera Imana, namwe mumbere umuryango. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cy’Abanyamisiri kugira ngo mureke kubabera abacakara. Ni jye wabakuye ku ngoyi yari yarabahese umugongo, mbaha kugendana ishema. Hari ubwo mwakwanga kunyumvira ntimukurikize amabwiriza n’amategeko yanjye, mukanga gufata imico nabatoje, bityo mukaba mwishe Isezerano twagiranye. Dore rero uko nzabagenzereza nimukora mutyo: Kugira ngo mbakange, nzabahuramo indwara y’ubuhahamuke cyangwa iyo gushishira, maze zibahondobereze amaso n’ubuzima bwanyu bukendere. Muzajya muhingira ubusa, kandi mubibire abanzi banyu birire. Nzabakuraho amaso n’umutima, maze abanzi banyu bazabiganzure. Abanzi banyu bazabakandamiza, maze mujye muhunga nta we ubirukanye. Nimbaha ibyo bihano ntimunyumvire, noneho nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. Izo mbaraga zanyu mwiratana, nzazihindura ubusa. Ijuru ryanyu nzarikamya ribe nk’icyuma, naho ubutaka bwo mbuhindure nk’umuringa. Muzigorera ubusa muhinga, imirima yanyu nta cyo izongera kwera. Kandi ibiti byo mu gihugu cyanyu ntibizongera gutanga imbuto. Nimukomeza kugoma mukanga kunyumvira, ibyo bihano nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. Nzabahuramo inyamaswa zo mu ishyamba zibahekure abana, ziyogoze amatungo yanyu, namwe ubwanyu zibatsembe ku buryo nta n’umwe uzatinyuka kunyura mu nzira zanyu. Ibyo bihano na byo nimwanga kubyumva mukansuzugura, nanjye nzakomeza mbarwanye, ndetse nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mbahane. Nzabahuramo inkota yo guhorera Isezerano mwishe, maze muhungire mu migi yanyu. Ubwo naho nzabaterereza icyorezo, maze umubisha wanyu abonereho kubatsemba. Nzabanyaga imigati mwaryaga, ku buryo abagore cumi bazajya batekera imigati yanyu mu ziko rimwe. Iyo migati bazabazanira na yo bazayipima ku munzani; ntimuzajya muyirya ngo muhage. Ibyo byose nimubirengaho, mugakomeza kugoma no kutanyumvira, nanjye nzabarwanya ndetse mbarakarire, maze ibyo bihano mbikube incuro ndwi nanone. Muzarya abahungu n’abakobwa banyu. Ahirengeye muturira ibitambo byanyu hamwe na za nkingi zanyu z’amabuye zeguriwe izuba, byose nzabisenya mbimareho. Muzatuma mbazinukwa, maze intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu. Imigi yanyu nzayizimya, amasengero yanyu nzayangize, noye kuzongera guhumurirwa n’imibavu yanyu ukundi. Igihugu cyanyu nzakirimbura maze n’abanzi banyu nibaza kugitura batangare. Mwebwe ubwo muzaba mwarakwiriye imishwaro mu mahanga yose, kandi na ho nzahabakurikiza inkota. Igihugu cyanyu kizazima, imigi yanyu isigare ari amatongo. Muri icyo gihe cy’amakuba, mwe muzaba mwarajyanywe bunyago mu banzi banyu, naho igihugu cyanyu kizaba cyaratereranywe, kizaruhuka kugira ngo cyubahirize isabato zose zitubahirijwe mbere. Koko, muri icyo gihe cy’amakuba, igihugu kizaruhuka, kibe aho kidahingwa, kibonereho kubahiriza isabato zishyura izo kizaba kitararuhutseho igihe mwari mugituye. Abo muri mwebwe bazaba bararokotse, bari mu bihugu by’ababisha, nzabakurikirana kugeza ubwo biheba. Akababi nikamanuka ku giti kazajya kabakura umutima biruke nk’abahunga inkota, maze bajye bikubita hasi kandi nta we ubirukanye. Bazajya bagwirirana, nk’uko bagwa bahunga inkota kandi nta we ubirukanye. Ntimuzashobora kurwanya abanzi banyu, ahubwo muzayogorezwa mu mahanga, maze igihugu cy’abanzi banyu kizabamire. Abazarokoka muri mwe bazasereberera mu bihugu by’abanzi bazize ibyaha byabo bikubitiyeho no kwiyongera ku bya ba sekuruza. Nyamara abo ngabo bazihamya icyaha cyabo n’icya ba sekuru, maze bemere ko bakoze ishyano bakandwanya. Bazumva ko nanjye byandakaje maze nkabacira mu gihugu cy’abanzi. Cyangwa se nanone, umunsi umwe umutima wabo utagenywe uzicisha bugufi maze bemere igihano bahawe. Jyewe nzahora nibuka Isezerano nagiranye na Yakobo; nzibuka kandi n’iryo nagiranye na Izaki, sinzibagirwa ndetse n’irindi nagiranye na Abrahamu, maze nzahore nibuka igihugu cyanyu. Bityo, muri iyo minsi y’amakuba, igihugu kizaba cyaratereranywe, cyararaye nta we ugihinga, maze kizabonereho kubahiriza isabato zacyo zitubahirijwe mbere. Muri icyo gihe kandi, abo bantu bazajya mu gihano, kuko banze gufata imico nabatoje, bakanasuzugura amategeko yanjye. N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo. Nzabagirira ibambe nibuke Isezerano nagiranye n’abasekuruza babo navanye mu gihugu cya Misiri, amahanga yakangaranye, ari ukugira ngo jyewe Uhoraho, mbabere Imana.» Izo ni zo nyigisho, amategeko n’amabwiriza Uhoraho yagejeje ku Bayisraheli, yifashishije Musa, ku musozi wa Sinayi. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Hari ubwo umuntu ashobora kugirana umuhigo n’Uhoraho, akamwemerera kuzamwegurira ikiremwamuntu, hanyuma agashaka kugisimbuza feza; icyo gihe dore ibiciro azakurikiza: Umugabo uri hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, bazamutangaho sikeli za feza mirongo itanu zipimye kuri sikeli y’Ingoro. Umugore uri hagati y’iyo myaka, we bazamutangaho sikeli mirongo itatu. Uri hagati y’imyaka itanu na makumyabiri, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli makumyabiri, naba umukobwa bamutangeho icumi. Umwana uri hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli eshanu za feza, naba umukobwa bamutangeho eshatu. Umuntu ufite imyaka mirongo itandatu cyangwa irenga, niba ari umugabo bazamutangaho sikeli cumi n’eshanu, naba umugore bamutangeho icumi. Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo. Hari ubwo itungo na ryo ryateganirizwa guhigura umuhigo. Niba ari rimwe muri ya yandi ashobora guturwa Uhoraho, iryo tungo riba ari ikintu gitagatifu. Nta we ushobora kurisimbuza ikindi kintu cyangwa ngo arigurane irindi. Iryiza ntirishobora gusimbura iribi, kimwe n’uko iribi ridasimbura iryiza. Iyo hari ubirenzeho akarigurana irindi, ayo matungo yombi aba ari ibintu bitagatifu. Naho ryaba ari itungo ryanduye ryo muri ya yandi adashobora guturwa Uhoraho, barizanira umuherezabitambo akaba ari we ugena igiciro cyaryo akurikije ko ari ryiza cyangwa ribi. Icyo gihe kandi icyo umuherezabitambo yemeye ntigisubirwaho. Iyo nyir’itungo ashaka kurigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe. Inzu yawe yaba mbi cyangwa nziza, iyo wiyemeje kuyihiguza umuhigo, umuherezabitambo agena igiciro cyayo. Icyo gihe kandi icyo yemeje ntigisubirwaho. Ariko nanone, iyo nyirayo ashatse kuyigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe, maze ikamugarukira. Umuntu nashaka kwegurira Uhoraho umurima wo mu isambu ye, igiciro cyawo kizapimirwa ku mbuto bashobora kubibamo. Urugero: aho umuntu ashobora kubiba ikigega cy’ingano za bushoki, hazagurwa amasikeli mirongo itanu ya feza. Igiciro nk’icyo kizajya gishyirwaho, ari uko uwo murima weguriwe Uhoraho guhera mu mwaka wa yubile. Iyo uwo murima weguriwe Uhoraho nyuma ya yubile, umuherezabitambo yemeza igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo indi yubile ibe. Ubwo rero ni ukuvuga ko igiciro cyagenwe kigomba kugabanuka. Nanone kandi, iyo nyiri uwo murima ashaka kuwugomboza, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe n’umuherezabitambo, maze ukamugarukira. Ariko rero, iyo awugurishije n’undi muntu, atarawugombora, ntaba akiwugaruje ukundi. Ahubwo iyo yubile igeze, aho kugira ngo umugarukire, uhinduka ikintu gitagatifu kimwe n’indi mirima yose yeguriwe Uhoraho burundu. Icyo gihe rero, uwo murima uba umugabane w’umuherezabitambo. Hari ushobora kwegurira Uhoraho umurima yiguriye utari uwo mu isambu y’abasekuruza be. Icyo gihe, umuherezabitambo abara igihe gisigaye ngo yubile igere, maze yagena igiciro, kigatangwa uwo munsi kuko ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. Iyo umwaka wa yubile ugeze, uwo murima usubizwa uwo bawuguzeho, ari na we uwufiteho umurage w’abasekuruza. Igiciro cyose kizajya kigurwa amasikeli y’Ingoro. Sikeli imwe kandi ingana na gera makumyabiri. Birumvikana ko nta muntu ushobora kwegurira Uhoraho icyavutse uburiza mu matungo ye, kuko bisanzwe bizwi ko ari icy’Uhoraho. Cyaba icyo mu matungo maremare cyangwa amagufi, ni umugabane w’Uhoraho. Iyo ari itungo ryahumanye ugashaka kurigombora, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe n’umuherezabitambo. Naho iryo tungo iyo utarigomboye, rigurishwa ku giciro cyagenwe. Byongeye, ikintu utunze iwawe, yaba umuntu, itungo cyangwa umurima, iyo ucyeguriye Uhoraho burundu, ntuba ugishoboye kukigurisha cyangwa kukigombora. Bene icyo kiba ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. Umuntu na we, iyo yeguriwe Uhoraho burundu, ntashobora kugombozwa, ahubwo aricwa. Ituro rya kimwe cy’icumi mugabanya ku myaka y’imirima yanyu no ku mbuto z’ibiti, riba ari umugabane w’Uhoraho. Ni ikintu gitagatifu kigenewe Uhoraho. Iyo ushaka kugira icyo ugombora kiri muri iryo turo, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe. Naho ku byerekeye amatungo yawe maremare cyangwa amagufi, uzegurira Uhoraho rimwe ku icumi, urishyireho ikimenyetso. Yaba meza, yaba mabi, ayo matungo ntashobora kuguranwa, ngo rimwe risimbure irindi. Iyo babirenzeho bakayagurana, yombi aba ari ibintu bitagatifu. Ayo matungo nta we ushobora kuyagomboza.» Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli. Ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri kw’umwaka wa kabiri, Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, mu ihema ry’ibonaniro ati «Mukore ibarura ry’imbaga yose y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, no muri buri nzu, maze mubare abantu bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje kandi bashoboye kujya ku rugamba. Wowe na Aroni muzababarure mukurikije imitwe y’ingabo zabo. Muzifashishe umuntu umwe wa buri muryango, mbese usanzwe ari umutware w’inzu y’iwabo. Dore amazina y’abo bantu muzifashisha: kwa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri; kwa Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi; kwa Yuda ni Nahashoni mwene Aminadabu; kwa Isakari ni Netaneli mwene Suwari; kwa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni; naho muri bene Yozefu: kwa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi no kwa Manase ni Gamaliyeli mwene Pedasuri; kwa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni; kwa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi; kwa Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani; kwa Gadi ni Eliyasafu mwene Dewuyeli; kwa Nefutali ni Ahira mwene Eyinani.» Ngabo abari bahagarariye imbaga ari na bo bakuru b’imiryango ya ba sekuruza, bakaba abagaba b’ingabo za Israheli. Musa na Aroni rero bafata abo bantu batoranijwe, maze babagira ibisonga byabo. Ubwo Musa na Aroni bakoranya imbaga yose, ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, nuko Abayisraheli batangira umwirondoro w’ibisekuruza byabo muri buri muryango na buri nzu. Bagendaga babara amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje umwe umwe. Mbese nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, ababarurira mu butayu bwa Sinayi. Bamaze kubarura bene Rubeni, imfura ya Israheli, mu mazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Rubeni yose, basanze ari 46,500. Bene Simewoni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Simewoni yose, basanze ari 59,300. Bene Gadi: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Gadi yose, basanze ari 45,650. Bene Yuda: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Yuda yose, basanze ari 74,600. Bene Isakari: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Isakari yose, basanze ari 54,400. Bene Zabuloni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Zabuloni yose, basanze ari 57,400. Naho bene Yozefu: kwa Efurayimu, bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Efurayimu yose, basanze ari 40,500. Kwa Manase: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Manase yose, basanze ari 32,200. Bene Benyamini: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Benyamini yose, basanze ari 35,400. Bene Dani: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Dani yose, basanze ari 62,700. Bene Asheri: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Asheri yose, basanze ari 41,500. Bene Nefutali: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, mu mazu no mu miryango ya Nefutali yose, basanze ari 53,400. Iyo ni yo mibare y’ababaruwe na Musa na Aroni, na ba batware cumi na babiri uko bagiye bava muri buri muryango wa Israheli. Umubare w’abari bagejeje bose ku myaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, uko bagiye babarurwa mu mazu yabo yo kwa sekuruza, ni 603.550. Cyakora abo mu muryango wa Levi, nk’uko basanzwe ari igihumbi cy’umuryango, ntibabaruriwe hamwe n’abandi. Uhoraho abwira Musa, ati «Umuryango wa Levi wonyine ntuzawubare, kandi ntuzawubarure hamwe n’abandi Bayisraheli. Ahubwo Abalevi uzabashinge imirimo yo mu Ngoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano, n’ibijyana na yo, n’ibikoresho byayo byose. Bazayiheka, yo n’ibyayo byose, bayiteho, kandi bazagandike bayikikije. Ingoro y’Uhoraho nijya guhaguruka, Abalevi bazayiremura, maze nihagarara bayiremekanye. Nihagira utari uwo muri bo uhegera, azicwe. Abayisraheli bazagandike buri wese mu ngando ye, hafi y’ibendera rye, bakurikije imitwe y’ingabo. Abalevi bonyine bazagandika hirya no hino y’Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bazayiteho. Ibyo bizatuma uburakari bw’Uhoraho butagurumanira Abayisraheli.» Abayisraheli bagenza batyo; bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Buri Muyisraheli azagandike mu mutwe w’ingabo we, hafi y’ibendera ry’inzu akomokamo. Abayisraheli kandi bazagandika berekeye ihema ry’ibonaniro, ariko boye kuryegera cyane. Abazagandika imbere y’abandi iburasirazuba, ni imitwe y’ingabo zo mu ngando ya Yuda. Umutware wa bene Yuda ni Nashoni mwene Aminadabu; umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 74,600. Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Isakari hamwe n’uwa Zabuloni. Umutware wa bene Isakari ni Netaneli mwene Shuwari, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 54,400. Umutware wa bene Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 57,400. Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Yuda, bose hamwe ni 186,400. Abo rero ni bo bazafata iya mbere mu rugendo. Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Rubeni izaherera mu majyepfo. Umutware wa bene Rubeni ni Elishuri mwene Shedewuri, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 46,500. Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Simewoni hamwe n’uwa Gadi. Umutware wa bene Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 59,300. Umutware wa bene Gadi ni Eliyasafu mwene Rewuyeli, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 45,650. Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Rubeni, bose hamwe ni 151,450. Abo rero ni bo bazajya bahaguruka aba kabiri. Nyuma hazagenda ihema ry’ibonaniro rikurikirwe n’inteko y’Abalevi izaba iri hagati y’izindi nteko. Muzagende mukurikije uko muri mu ngando, buri wese mu mwanya we, inteko imwe inyuma y’indi. Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Efurayimu izaherera mu burengerazuba. Umutware wa bene Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 40,500. Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Manase hamwe n’uwa Benyamini. Umutware wa bene Manase ni Gamaliyeli mwene Pedashuri, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 32,200. Umutware wa bene Benyamini ni Avidani mwene Gidewoni, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 35,400. Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Efurayimu, bose hamwe ni 108.100. Abo ni bo bazajya bahaguruka aba gatatu. Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Dani, izaherera mu majyaruguru. Umutware wa bene Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 62,700. Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Asheri hamwe n’uwa Nefutali. Umutware wa bene Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 41,500. Umutware wa bene Nefutali ni Ahira mwene Eyinani, kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 53,400. Abantu bari muri iyo ngando ya Dani ni 157,600. Bazajya bahaguruka aba nyuma, buri mutwe w’ingabo inyuma y’uwundi. Ngabo rero abana ba Israheli uko babaruriwe mu mazu yabo; umubare rusange w’ingabo zose zabaruriwe mu ngando no mu mitwe yazo ni 603.550. Cyakora Abalevi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, ntibashyizwe muri iryo barurwa ry’Abayisraheli. Ibyo, Abayisraheli barabyubahirije, bakurikiza ugushaka kw’Uhoraho, ari mu guca ingando, ari no mu guhaguruka, buri wese akurikije umuryango we n’inzu akomokamo. Dore urubyaro rwa Aroni n’urwa Musa, igihe Uhoraho avuganiye na Musa ku musozi wa Sinayi. Dore kandi amazina ya bene Aroni: imfura ni Nadabu, hanyuma Avihu, Eliyazari na Itamari. Ngayo amazina ya bene Aroni, abaherezabitambo basutsweho amavuta y’isigwa maze begurirwa umurimo w’ubuherezabitambo. Nadabu na Avihu bapfiriye mu butayu bwa Sinayi imbere y’Uhoraho kuko bari bamutuye ibyotezo bitamukwiye; bapfa nta gahungu basize. Eleyazari na Itamari rero, ni bo bakoreraga mu maso ya se Aroni umurimo w’ubuherezabitambo. Uhoraho abwira Musa, ati «Igiza hino Abalevi, maze ubashyikirize umuherezabitambo Aroni, kugira ngo bazajye bamufasha. Bazamukorera we n’imbaga yose mu ihema ry’ibonaniro, kandi banatunganye imirimo yose y’Ingoro. Bazita ku bikoresho byose by’ihema ry’ibonaniro, baserukire Abayisraheli mu itunganya ry’imirimo yerekeye Ingoro. Abalevi uzashyikiriza Aroni n’abahungu be, bazaba babahawe burundu, babe mu cyimbo cy’abandi Bayisraheli bose. Aroni n’abahungu be, uzabegurire imirimo yose y’ubuherezabitambo; utari uwo muri bo akabivangamo, azicwe.» Uhoraho abwira Musa, ati «Jyewe ubwanjye nitoreye bene Levi mu Bayisraheli bose, ngo babe ingurane z’uburiza bwose bwavutseho imbyaro ya mbere ku Bayisraheli. Abalevi ndabiyeguriye. Kuko icyitwa uburiza cyose ari icyanjye: kuva umunsi nishe icyitwa uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, ubwo niyeguriye icyitwa uburiza cyose muri Israheli, ari uburiza bw’abantu cyangwa bw’amatungo. Ni ubwanjye. Ndi Uhoraho!» Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, ati «Barura Abalevi ukurikije imiryango yabo n’amazu yabo. Uzabarura Abalevi bose b’igitsinagabo, kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe.» Musa rero ababarura akurikije itegeko ry’Uhoraho nk’uko yari yabibwirijwe. Dore rero amazina ya bene Levi: Gerishoni, Kehati, na Merari. Bene Gerishoni, ukurikije amazu yabo, ni Libini na Shimeyi. Bene Kehati, ukurikije amazu yabo, ni Amuramu, Yisehari, Heburoni, na Uziyeli. Bene Merari, ukurikije amazu yabo, ni Mihali na Mushe. Ngayo amazu y’Abalevi, uko babaruwe mu miryango yabo. Abakomoka kuri Gerishoni ni inzu y’Abalibini n’iy’Abashimeyi. Ayo ni yo yari amazu y’Abagerishoni. Ab’igitsinagabo bose hamwe uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, umubare wabo ugera ku 7,500. Amazu y’Abagerishoni yagandikaga inyuma y’Ingoro mu burengerazuba. Umutware w’umuryango w’Abagerishoni yari Eliyasafu mwene Layeli. Mu ihema ry’ibonaniro, bene Gerishoni bari bashinzwe ibi bikurikira: Ingoro, ihema ry’ibonaniro, imyenda n’umubambiko byo ku irembo ry’urugo rukikije Ingoro n’urutambiro, hamwe n’imigozi yakenerwaga mu mirimo yose yo kubaka Ingoro y’Uhoraho. Abakomokaga kuri Kehati ni inzu y’Abamuramu, iy’Abahisehari, iy’Abaheburoni, n’iy’Abahuziyeli. Ayo ni yo yari amazu y’Abakehati. Ab’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 8,600. Bose kandi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro. Amazu y’Abakehati yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyepfo. Umutware w’umuryango w’Abakehati yari Elisafani mwene Uziyeli. Bari bashinzwe ibi bikurikira: ubushyinguro, ameza, ikinyarumuri, intambiro n’ibikoresho by’imihango y’Ingoro, hamwe n’umubambiko n’imirimo yose yo kubaka Ingoro. Umutware w’ikirenga w’Abalevi, ni Eleyazari mwene Aroni, umuherezabitambo. Ni we wategekaga abagabo bakoraga mu Ngoro. Abakomokaga kuri Merari, ni inzu y’Abamihali n’iy’Abamushe. Ayo ni yo yari amazu ya Merari. Abamerari b’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 6,200. Amazu y’Abamerari yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyaruguru. Umutware w’Abamerari ni Suriyeli mwene Avihayili. Abamerari bari bashinzwe ibi bikurikira: inkomanizo z’Ingoro, imbariro zayo, inkingi zayo, n’ibitereko byazo, hamwe n’ibigendana na byo byose, n’imirimo yose yo kubishinga. Bari bashinzwe kandi inkingi zose z’inkike izengurutse ingombe, inshingiriro zayo, hamwe n’imiganda yayo n’injishi zabyo. Abagandikaga imbere y’Ingoro, iburasirazuba, ni ukuvuga imbere y’ihema ry’ibonaniro, ni Musa, Aroni n’abahungu be. Ni bo bakoraga imihango yo mu Ngoro, mu izina ry’Abayisraheli. Iyo hagira utari uwo muri abo uhegera, yari kwicwa. Umubare w’Abalevi bose uko babaruwe mu mazu yabo na Musa na Aroni, ku itegeko ry’Uhoraho, ni 22,000. Abalevi bose b’igitsinagabo, ubaze uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, ni uko banganaga. Uhoraho abwira Musa, ati «Ubarure abana b’uburiza bose b’igitsinagabo b’Abayisraheli. Uhere ku mpinja z’ukwezi kumwe, maze urondore amazina yabo. Uzanzigamire Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli. Ndi Uhoraho. Uzanzigamire kandi n’amatungo y’Abalevi mu mwanya w’uburiza bw’amatungo ya Israheli.» Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, Musa abarura abana b’uburiza b’Abayisraheli. Abana b’uburiza b’igitsinagabo; abandikiwe amazina bahereye ku mpinja z’ukwezi kumwe, bose bari 22,273. Uhoraho abwira Musa, ati «Ufate Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli, amatungo y’Abalevi na yo uyafate mu mwanya w’amatungo y’Abayisraheli: Abalevi ni abanjye; ndi Uhoraho. Kugira ngo bariya bana b’uburiza 273 barenga ku mubare w’Abalevi bacungurwe, uzahabwe kuri buri muntu, amasikeli atanu apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. Iyo feza uzayiha Aroni n’abahungu be, ibe ikiguzi cy’ugucungurwa kwa ba bana b’uburiza barenga ku mubare w’Abalevi.» Musa yakira iyo feza y’incungu, ayiherewe ba bana basagukaga ku mubare w’abana b’uburiza bacunguwe n’Abalevi. Iyo feza yatangiwe abana b’uburiza b’Abayisraheli, yanganaga n’amasikeli y’Ingoro 1,365. Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, Musa ashyikiriza Aroni n’abahungu be, iyo feza y’incungu, nk’uko Uhoraho yari yabimubwirije. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Muri bene Levi, mubarure abahungu ba Kehati mukurikije amazu yabo n’imiryango yabo, mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Umurimo w’Abakehati mu ihema ry’ibonaniro, ni ukwita ku bikoresho bitagatifu. Ingando nijya guhaguruka, Aroni n’abahungu be bazamanura umwenda w’umubambiko, maze bawutwikirize ubushyinguro bw’Isezerano. Hejuru yabwo bazarenzeho uruhu rw’ibihura, byose babisesureho umwenda w’umuhemba, hanyuma bafunge imijishi y’ubushyinguro mu bifunga byayo. Ameza y’umumuriko bazayasanzureho umwenda w’umuhemba, maze bazagerekeho amasahani, ibiyiko n’ibikopo, hamwe n’udukombe tujyamo amazi y’icyuhagiro. Hejuru y’ayo meza hazaba hari umugati utazigera ubura. Hejuru y’ibyo byose, bazagerekaho umwenda w’ibara rya nyirakayanja maze boroseho uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi y’ameza mu bifunga byayo. Bazende umwenda w’umuhemba, bawuzingurize ku kinyarumuri, maze utwikire amatara yacyo, n’ibihanaguzo byacyo, n’icyotezo cyacyo, hamwe n’iminoga y’amavuta bagicanisha. Icyo gitereko cy’amatara hamwe n’ibigendana na cyo byose, bazabizingira mu ruhu rw’ibihura, maze babishyire mu ngobyi. Urutambiro rwa zahabu, bazaruramburaho umwenda w’umuhemba, barworose uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi mu bifunga byayo. Ibikoresho byose byo mu mihango y’Ingoro, bazabirambika ku mwenda w’umuhemba, babitwikirize uruhu rw’ibihura, hanyuma babishyire mu ngobyi. Urutambiro, bazaruhunguraho ivu, barutwikirize umwenda w’umuhemba, maze bawugerekeho ibikoresho byose birugenewe: ibyuma byo kwatsa umuriro, ibitiyo byo kuyora amakara n’ivu, mbese ibikoresho byose by’urutambiro. Nyuma rero bazoroseho uruhu rw’ibihura, maze bakanyage imijishi y’urutambiro mu bifunga byayo. Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro. Eleyazari mwene Aroni umuherezabitambo, ashinzwe amavuta y’igitereko cy’amatara, imibavu itwikwa, ituro rihoraho, hamwe n’amavuta y’isigwa. Ashinzwe kandi kwita ku Ngoro n’ibiyirimo byose.» Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Amazu ya bene Kehati, uzayarinde gucibwa mu bandi Balevi. Ahubwo muzabagenzereze mutya kugira ngo igihe bazegera ahantu hatagatifu rwose, bazarokoke be kuzapfa: Aroni n’abahungu be bazahagarika buri Mukehati iruhande rw’umuzigo we, hafi y’icyo agomba kwikorera. Bityo ntibazaze kurebera Ingoro y’Uhoraho n’akanya na gato, kuko byabaviramo gupfa!» Uhoraho abwira Musa, ati «Bene Gerishoni na bo, mubakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo. Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Dore uruhare rw’amazu y’Abagerishoni, ibyo bagomba gukora cyangwa kwikorera: bazatwara ibisaswa mu Ngoro, mu ihema ry’ibonaniro, n’uruhu rw’ibihura ruritwikiriye, hamwe n’umubambiko wo ku muryango waryo. Bazatwara kandi imibambiko y’inkike, umubambiko w’irembo ryinjira mu kibuga cy’Ingoro, maze ugakingira Ingoro n’urutambiro impande zose, imigozi yabyo hamwe n’ibindi bikoresho byose bahawe mu murimo wabo. Imirimo yose ya bene Gerishoni, ibyo bakora cyangwa bikorera, bazaba babitegetswe na Aroni hamwe n’abahungu be. Ni mwe muzabashinga kumenya ibyo bazagomba kwikorera. Uwo ni wo murimo weguriwe bene Gerishoni mu ihema ry’ibonaniro. Uwo ni wo murimo bashinzwe kandi bakazawugengwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni. Naho bene Merari, muzabakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo. Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Dore ibyo bagomba kwikorera, kandi ni wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro: inkomanizo z’Ingoro n’imbariro zazo, inkingi zayo n’ibitereko byazo, inkingi zizengurutse Ingoro n’ibitereko byazo, imambo zayo n’imigozi yazo, hamwe n’ibindi bikoresho byose. Muzereka buri wese ibintu agomba kwikorera. Uwo ni wo murimo weguriwe amazu ya bene Merari, kandi ni na wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro. Bazawugenzurwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.» Nuko Musa, Aroni n’abatware b’imbaga babarura bene Kehati mu mazu yabo no mu miryango yabo. Babaze abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagombaga gushingwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Amazu yabo yose hamwe yarimo abagabo 2,750. Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu y’Abakehati bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ni bo Musa na Aroni babaruye babitegetswe n’Uhoraho yabibwirije Musa. Dore bene Gerishoni, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo, bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, basanze amazu yabo n’imiryango yabo irimo abagabo 2,630. Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Gerishoni, bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Abo ni bo bagaragaye mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko ry’Uhoraho. Dore bene Merari, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo, babaze abafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, basanze amazu yabo arimo abagabo 3,200. Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Merari mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko Uhoraho yari yahaye Musa. Dore umubare w’Abalevi bose mu mazu yabo no mu miryango yabo: Musa, Aroni n’abatware ba Israheli babaze abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo kubaka cyangwa kwikorera ihema ry’ibonaniro, basanga ari abagabo 8,580. Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, kandi bayobowe na Musa, buri wese ahabwa icyo yagombaga gukora no kwikorera. Buri wese yari afite umurimo yagenewe uko Uhoraho yari yarabibwirije Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Tegeka Abayisraheli kwirukana kure y’ingando abanyabibembe, abaninda ku bitsina bose, cyangwa abandujwe no gukora intumbi. Muzabirukane, baba abagore cyangwa abagabo muzabirukane kure y’ingando. Batazanduza ingando y’Abayisraheli kandi ntuye rwagati muri bo.» Abayisraheli babigenza batyo: babirukana kure y’ingando, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Umugabo cyangwa umugore, nacumurira Uhoraho akora kimwe mu byaha bisanzwe mu bantu, uwo muntu kizamuhame. Bazicuza icyaha bazaba bakoze; maze uwacumuye kuri mugenzi we amusubize ibyo yamutwaye byose, yongereho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo. Niba uwacumuweho adafite umubyeyi baha iyo ndishyi, izasubizwa Uhoraho, yakirwe n’umuherezabitambo, hongeweho isekurume y’intama uwacumuye azatura ngo igirirweho umuhango w’impongano z’icyaha cye. Ibizagerurwa ku maturo yose y’Abayisraheli, kimwe n’ibintu byose bigenewe Ingoro bigashyikirizwa umuherezabitambo, ibyo bizaba umugabane we. Ibyo buri muntu agenera Ingoro, biba ari ibye; ibyo buri wese agenera umuherezabitambo, biba bimuhawe. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Hari ubwo umugore yakwifata nabi agahemukira umugabo we, akaryamana n’undi rwihishwa, akihumanya hatagize ubabona cyangwa ngo abafate. Niba rero umugabo we agize urwikekwe, agatangira gufuhira umugore we amukekaho ubwiyandarike amubeshyera cyangwa bikaba ari ukuri, azamushyikirize umuherezabitambo, amutangirire ituro ryagenwe: kimwe cya cumi cy’ifu y’ingano yuzuye akebo. Ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayishyiremo umubavu, kuko ari ituro ritewe no gufuha, ituro ryo gushinja icyaha. Umuherezabitambo azigiza umugore hafi, amwereke Uhoraho. Umuherezabitambo azavome ku mazi y’umugisha, ayashyire mu rwabya, afate no ku gitaka cy’aho hantu abivange. Umuherezabitambo azazana uwo mugore imbere y’Uhoraho maze amukure igitambaro mu mutwe, ashyire mu biganza bye ituro rimushinja, ni ukuvuga ituro ritewe no gufuha. Umuherezabitambo we, azaba afite mu ntoki ya mazi y’umushari atera umuvumo. Umuherezabitambo arahize uwo mugore, agira ati ’Niba koko nta mugabo mwaryamanye, ukaba utariyandaritse ngo witeshe agaciro ubeshya umugabo wawe, umuvumo uri muri aya mazi y’umushari ntugufate. Nyamara niba warifashe nabi, ukitesha agaciro uryamana n’undi mugabo utari uwawe... ’ Umuherezabitambo azamutongera amurahiza ati ’Uhoraho azakugire urugero rw’abavumwe bose mu muryango wawe, uzafatwe n’urushwima kandi uhinduke ingumba. Aya mazi y’umuvumo agucengere mu nda, agutere urushwima, kandi aguhindure ingumba.’ Naho umugore azasubize ati ’Ndabyemeye, ndabyemeye’. Maze iyo mivumo, umuherezabitambo ayandikishe ku mbaho. Hanyuma izo nyuguti azogeshe ya mazi asharira. Ayo mazi asharira y’umuvumo ayahe wa mugore ayanywe; amucengeremo asharira. Umuherezabitambo azakura mu biganza by’uwo mugore ituro ritewe no gufuha, arimurikire Uhoraho, hanyuma arijyane ku rutambiro. Umuherezabitambo azagabanya kuri ya fu y’ituro urushyi rumwe rw’urwibutso, maze ayitwikire ku rutambiro; narangiza ahe umugore ya mazi ayanywe. Namara kuyanywa dore uko bizagenda: niba yariyanduje agahemukira umugabo we, amazi y’umuvumo azamucengeramo ashaririye; inda ye ibyimbe, akurizeho no kuba ingumba. Uwo mugore azahinduka intangarugero rw’abavumwe mu muryango we. Ariko niba uwo mugore ataritesheje agaciro, akaba atari umwandure, icyaha kizamuhanagurwaho kandi akomeze kubyara.» Iryo ni itegeko ryerekeye gufuhira umugore wifata nabi akitesha agaciro abeshya umugabo we, cyangwa umugabo wagize urwikekwe agatangira gufuhira umugore we. Umugabo azamujyana imbere y’Uhoraho, maze umuherezabitambo amukorereho ibiteganijwe n’iri tegeko. Umugabo azaba umuziracyaha, naho umugore niba yaracumuye, azabihanirwa. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Niba umugabo cyangwa umugore yiyemeje kwiyegurira Uhoraho nk’uko abanazireya babigenza, agomba kureka divayi n’izindi nzoga zisindisha zose. Uwo munazireya ntazanywe siki na divayi, inzoga zisembuye, cyangwa ikindi kinyobwa cyose kivuye ku muzabibu. Ntazarye n’imbuto zawo, ari izumye cyangwa ari imbisi. Igihe cyose akiri muri ayo masezerano, ntazagire icyo arya gikomoka ku giti cyose cy’amasezerano ye, nta cyogosho kizamugera ku mutwe. Muri icyo gihe cyose azaba yiyeguriye Uhoraho, azaba ari umutagatifu, kandi azareke imisatsi y’umutwe we ikure uko ishaka. Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, ntazegere intumbi. Yaba se cyangwa nyina, musaza we cyangwa mushiki we, ntazihumanye abegera bamaze gupfa kuko azaba afite ku mutwe we ikimenyetso cy’uko yiyeguriye Imana ye. Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, azamubere umutagatifuzwe. Niba hari umuntu umuguye iruhande azize urupfu rw’impanuka, akamwanduriza ikimenyetso gitagatifu cyo ku mutwe we, aziyogoshesha ku munsi wa karindwi, ari wo munsi wo kwisukura kwe. Ku munsi wa munani azashyira umuherezabitambo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri. Umuherezabitambo azatura imwe ho igitambo kubera icyo cyaha, indi ayitwike yose. Maze umuherezabitambo azakorere ku munazireya umuhango wo kumuhanaguraho icyaha azaba yatewe na wa mupfu. Kuri uwo munsi kandi, umunazireya azatagatifuza umutwe we, maze yongere yiyegurire Uhoraho igihe kingana n’icyo yari yaramuteganirije. Azazana n’intama y’umwaka umwe iturweho igitambo cyo kwigorora ku Mana. Iminsi yabanjirije gusukurwa kwe, ntizabarwa, kuko ukwiyegurira Imana kwe kuzaba kwandavuye. Dore itegeko ryerekeye umunazireya: umunsi usoza igihe cye cyo kwiyegurira Imana, bazamujyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, azaniye Uhoraho ituro rye: agasekurume k’intama k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo gitwikwa, akanyagazi k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, n’impfizi y’intama itagira inenge yo guturwaho igitambo cy’ubuhoro; agatebo k’imigati idasembuye ikoze mu ifu igogoye, imitsima ivugishijwe amavuta, n’utugati tudasembuye dusize amavuta, abitangeho ituro hamwe n’amaturo aseswa yategetswe. Umuherezabitambo ajyane ibyo byose imbere y’Uhoraho, abitureho igitambo gitwikwa n’igitambo cyo guhongera icyaha cy’uwo muntu. Naho ya sekurume, azayitura Uhoraho ho igitambo cy’ubuhoro hamwe na cya gitebo cy’imigati idasembuye. Nuko, umuherezabitambo abiherezeho igitambo hamwe n’ituro riseswa uko byategetswe. Noneho umunazireya yogoshere umutwe we watagatifujwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, afate imisatsi y’umutwe we watagatifujwe, ayijugunye mu muriro wakira mu nsi y’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo azafate urutugu rw’isekurume rumaze gushya, hamwe n’umutsima udasembuye wo mu gitebo n’akagati kadasembuye, abishyire mu biganza by’umunazireya umaze kwiyogoshesha imisatsi miremire yarangaga ukwiyegurira Uhoraho kwe. Umuherezabitambo azazamura ayo maturo matagatifu, ayamurikire Uhoraho; ni ikintu gitagatifu kigenewe umuherezabitambo, kimwe n’inkoro n’itako yari asanzwe ahabwa. Kuva ubwo uwahoze ari umunazireya azashobora kunywa divayi. Iryo ni ryo tegeko ryerekeye umunazireya urangije igihe cy’amasezerano ye; n’ayo ni yo maturo agomba guha Uhoraho kuko yamwiyeguriye, utabariyemo n’andi yakwitangira ku bushake bwe. Azubahiriza rero amasezerano ye, akurikije itegeko ry’ubunazireya yiyemeje gukurikiza. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be: Abayisraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti: ’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’ Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.» Umunsi Musa yarangijeho kubaka Ingoro y’Uhoraho yayisutseho amavuta yo gusiga, ayegurira Uhoraho hamwe n’ibikoresho byayo byose. Urutambiro na rwo hamwe n’ibikoresho byarwo byose, arusukaho amavuta y’isigwa, aranabitagatifuza. Abatware bahagarariye imiryango ya Israheli, bazana amaturo yabo imbere y’Uhoraho: amagare atandatu atwikiriye n’ibimasa cumi na bibiri; igare rimwe rigaturwa n’abatware babiri, naho buri mutware agatura ikimasa kimwe; babyigiza imbere y’Inzu. Uhoraho abwira Musa, ati «Akira ayo maturo bakuzaniye; azakoreshwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Uzabishinga Abalevi, ukurikije uko buri wese abikeneye mu kazi ke.» Musa yakira amagare n’ibimasa, abishyikiriza Abalevi. Aha abahungu ba Gerishoni amagare abiri n’ibimasa bine, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. Ayandi magare ane n’ibindi bimasa munani abiha umuherezabitambo Itamari mwene Aroni, kugira ngo abishyikirize abahungu ba Merari, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. Ntiyagira icyo aha abahungu ba Kehati, kuko imirimo bari bashinzwe yari iyo gutwara ku ntugu ibikoresho bitagatifu. Abatware bazanye amaturo yo gutaha urutambiro ku munsi rwasutsweho amavuta y’isigwa; maze bigiza amaturo yabo imbere yarwo. Uhoraho abwira Musa, ati «Buri mutware azagira umunsi we wo gutanga ituro ryo gutaha urutambiro.» Nahashoni mwene Aminadabu wo mu muryango wa Yuda ni we wazanye ituro rye ku munsi wa mbere. Iryo turo ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongerera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Nahashoni mwene Aminadabu. Ku munsi wa kabiri, Netaneli mwene Shuwari, akaba n’umutware w’umuryango w’Isakari, azana ituro rye. Ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Netaneli mwene Shuwari. Umunsi wa gatatu wabaye uwa Eliyabu mwene Heloni, akaba n’umutware w’abahungu ba Zabuloni. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyabu mwene Heloni. Umunsi wa kane wabaye uwa Elishuru mwene Shedewuru akaba n’umutware w’abahungu ba Rubeni. Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama umaze umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishuru mwene Shedewuru. Umunsi wa gatanu wabaye uwa Shelumyeli mwene Shurishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Simewoni. Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Shelumyeli mwene Shurishadayi. Umunsi wa gatandatu wabaye uwa Eliyasafu mwene Dewuyeli akaba n’umutware w’abahungu ba Gadi. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima sikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyasafu mwene Dewuyeli. Umunsi wa karindwi wabaye uwa Elishama mwene Amihudi akaba n’umutware w’abahungu ba Efurayimu. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishama mwene Amihudi. Umunsi wa munani wabaye uwa Gameliyeli mwene Pedashuri akaba n’umutware w’abahungu ba Manase. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Gameliyeli mwene Pedashuri. Umunsi wa cyenda wabaye uwa Avidani mwene Gidewoni akaba n’umutware w’abahungu ba Benyamini. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Avidani mwene Gidewoni. Umunsi wa cumi wabaye uwa Ahiyezeri mwene Amishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Dani. Ituro rye rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahiyezeri mwene Amishadayi. Umunsi wa cumi n’umwe wabaye uwa Pagiyeli mwene Okrani, akaba n’umutware w’abahungu ba Asheri. Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Pagiyeli mwene Okrani. Umunsi wa cumi n’ibiri wabaye uwa Ahira mwene Eyinani, akaba n’umutware w’abahungu ba Nefutali. Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahira mwene Eyinani. Ayo ni yo yabaye amaturo y’abatware ba Israheli yo gutaha urutambiro, umunsi barusukaho amavuta y’isigwa: amasahani cumi n’abiri ya feza, amabesani cumi n’abiri ya feza, n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu. Buri sahani ya feza yapimaga amasikeli 130, naho ibesani imwe igapima amasikeli 70. Ibyo bintu byose hamwe byari amasikeli ya feza 2,400, upimye kuri sikeli y’Ingoro, n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu twuzuye umubavu, twose hamwe dupima amasikeli 120 ya zahabu. Amatungo yo gutura ibitambo bitwikwa yose hamwe yari agizwe n’ibimasa cumi na bibiri, amasekurume y’intama cumi n’abiri, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe cumi na tubiri hamwe n’amaturo yagenwe, wongeyeho amasekurume y’ihene cumi n’abiri yo guturaho igitambo cyo guhongera icyaha. Amatungo yo gutura igitambo cy’ubuhoro yose hamwe yari agizwe n’ibimasa by’inkone makumyabiri na bine, amasekurume y’intama mirongo itandatu, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe mirongo itandatu. Ayo ni yo maturo yo gutaha urutambiro igihe bari bamaze kurusukaho amavuta y’isigwa. Iyo Musa yinjiraga mu Ihema ry’ibonaniro ngo avugane n’Uhoraho, yumvaga ijwi riturutse hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu babiri – urwicurizo rwari hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano. Nuko Musa akavugana n’Uhoraho. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Aroni: Nucana amatara yo ku kinyarumuri uko ari arindwi, ajye amurika imbere yacyo.» Aroni abigenza atyo: acana amatara imbere y’ikinyarumuri nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Dore uko icyo kinyarumuri cyari gikoze: cyari gicuze muri zahabu kuva hasi kugeza ku mitako yo hejuru. Icyo kinyarumuri cyari cyarakozwe bakurikije urugero Uhoraho yari yareretse Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Mu bana ba Israheli ushyire Abalevi ukwabo maze ubasukure. Uzabagenzereza utya kugira ngo ubasukure: Uzabasukeho amazi yo kubahanaguraho icyaha, na bo banyuze urwogosho ku mubiri wose, bamese kandi n’imyenda yabo, bisukure. Bazafata ikimasa hamwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivanze n’amavuta, nawe ufate ikindi kimasa uzaturaho igitambo cyo guhongera icyaha. Uzajyana Abalevi imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze ukoranye imbaga yose y’Abayisraheli. Uzajyana Abalevi imbere y’Uhoraho maze Abayisraheli babaramburireho ibiganza. Hanyuma Aroni azegurira Uhoraho Abalevi ho umugabane ahawe n’Abayisraheli bose, maze bagenerwe gutunganya imihango yose y’Uhoraho. Abalevi bazaramburira ibiganza byabo ku ruhanga rwa bya bimasa, maze wowe ubwawe uzabiture Uhoraho, kimwe ugitangeho igitambo cyo guhongera ibyaha, ikindi ugitangeho igitambo gitwikwa, kugira ngo ukorere ku Balevi umuhango w’ibabarirwa ry’ibyaha. Uzashyire Abalevi imbere ya Aroni n’abahungu be, maze uzabegurire Uhoraho ho umugabane we. Uzarobanure Abalevi mu Bayisraheli bose babe abanjye. Nyuma y’ibyo, Abalevi bazajya gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Uzabasukura rero maze ubamurikeho ituro ritanzwe. Kuko mbahaweho ituro, ndabeguriwe rwose mu Bayisraheli. Mbagize abanjye mu kigwi cy’uburiza bwose, ni ukuvuga abavutse ari imfura ku Bayisraheli, kuko icyavutse uburiza cyose muri Israheli ari icyanjye, cyaba umuntu cyangwa itungo. Nabyigeneye umunsi ntsemba ibyavutse uburiza byose byo mu Misiri. Cyakora ubu niyeguriye Abalevi mu kigwi cy’abavutse uburiza bose bo muri Israheli. Abo Balevi mbashinze Aroni n’abahungu be kugira ngo bajye bahagararira Abayisraheli bose mu mirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, banabakorereho umuhango wo kubakiza ibyaha. Bityo Abayisraheli ntibazongera guterwa n’icyorezo cy’uko begereye ahantu hatagatifu.» Uko ni ko Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli bagenjereje Abalevi. Abayisraheli bagenzereza Abalevi nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Abalevi barisukura, bamesa n’imyenda yabo. Aroni abamurikira Uhoraho, kugira ngo bamubere ituro, maze abakoreraho umuhango ubakiza ibyaha ukanabasukura. Kuva ubwo Abalevi batangirira mu maso ya Aroni n’abahungu be imirimo yabo mu ihema ry’ibonaniro. Abalevi babagenzereza uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore amategeko agenga Abalevi: guhera ku myaka makumyabiri n’itanu, Umulevi azaba ashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Nagira imyaka mirongo itanu azava kuri ako kazi, ntazongera gukora. Azafasha abavandimwe be mu kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, ariko ntazakore imirimo iruhije. Ayo ni yo mategeko uzashyiraho yerekeye imirimo y’Abalevi.» Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati «Abayisraheli bajye bahimbaza Pasika ku munsi wategetswe. Bazajye bayihimbaza ku munsi wa cumi na kane w’uko kwezi, nimugoroba mu kabwibwi. Muzayihimbaza mukurikije amategeko n’imigenzo yayo yose.» Nuko Musa abwira Abayisraheli guhimbaza Pasika. Bayihimbariza mu butayu bwa Sinayi ku munsi wa cumi na kane nimugoroba mu kabwibwi. Abayisraheli babigenza uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Nyamara ariko, hariho abantu batashoboye guhimbaza Pasika kuri uwo munsi kuko bari bahumanijwe no gukora intumbi. Uwo munsi basanga Musa na Aroni barababwira bati «N’ubwo twahumanijwe no gukora intumbi, ni iki cyatubuza kuzanira Uhoraho ituro ryacu ku munsi wategetswe kimwe n’abandi Bayisraheli bose?» Musa arabasubiza ati «Mube mutegereje mbanze menye icyo Uhoraho yemeza kuri mwe.» Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Abayisraheli aya magambo uti: Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu bazabakomokaho uhumanywa no gukora intumbi cyangwa yaragiye mu rugendo rwa kure, ibyo ntibizamubuze guhimbaza Pasika y’Uhoraho, ariko bo bazajya bayihimbaza mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi na kane, nimugoroba mu kabwibwi. Bazarya umwana w’intama, bawurishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. Ntibazagire ibyo baraza ngo bigeze mu gitondo, kandi ntibazavunagure amagufa y’uwo mwana w’intama. Bazahimbaza Pasika bakurikije amategeko n’imigenzo yayo yose. Ariko nihagira umuntu utahumanye kandi ntabe no mu rugendo, ntahimbaze Pasika, uwo nguwo azacibwa mu muryango we, kuko atazaba yazaniye ituro rye Uhoraho ku munsi wategetswe. Uwo muntu kandi azabona ingaruka z’icyaha cye. Niba hari umunyamahanga uri iwanyu, agashaka guhimbaza Pasika y’Uhoraho, azakurikize amategeko n’imigenzo yayo. Iyo mihango izaba imwe ku munyamahanga no ku munyagihugu kavukire.» Ku munsi bubatseho Ingoro, ari ryo hema ry’ibonaniro, haje igicu kirayitwikira; nimugoroba gipfukira Ingoro gisa n’umuriro kugeza mu gitondo. Bigahora bigenda bityo: buri joro igicu cyatwikiraga Ingoro, gisa n’umuriro. Uko igicu cyavaga ku ngoro, kikazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. Aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abayisraheli bashingaga ingando. Bityo Abayisraheli bakagenda babitegetswe n’Uhoraho, bakanashinga ingando ari we ubibategetse. Bakayigumamo igihe cyose igicu kikiri hejuru y’Ingoro. N’iyo cyahagumaga igihe kirekire Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakomeza kumukorera ntibagende. Hari ubwo icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku Ngoro. Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. Hari n’ubundi igicu cyagumaga ku Ngoro ijoro rimwe, mu gitondo cyahaguruka na bo bakagenda. Igihe cyose igicu cyamaraga ku Ngoro, ari iminsi ibiri, ukwezi kumwe cyangwa kikahatinda kurushaho, Abayisraheli bashingaga ingando ntibagende; cyahaguruka na bo bakagenda. Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakurikiza amategeko ye, uko yari yarayababwiye ayanyujije kuri Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Koresha impanda ebyiri uzicurishe muri feza. Uzazifashisha uhamagara imbaga cyangwa uhagurutsa ingando. Nibavuza izo mpanda, imbaga yose izakoranira iruhande rwawe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nihavuga imwe gusa, abatware b’imiryango bonyine ni bo bazakoranira iruhande rwawe. Nibavuza mu ijwi riranguruye, ingando z’iburasirazuba zizagenda. Nibavuza ubwa kabiri mu ijwi riranguruye, ingando zo mu majyepfo zizagenda. Ingando zose zizahagurutswa n’ijwi riranguruye. Naho mu guhamagaza imbaga, muzavuza mu ijwi rirongoroye, ariko ritaranguruye. Abaherezabitambo ari bo bahungu ba Aroni ni bo bonyine bazavuza izo mpanda. Ibyo bibabere itegeko ridakuka kuri mwebwe no ku bazabakomokaho. Umwanzi nabatera mu gihugu cyanyu, mukajya kumurwanya, mujye muvuza izo mpanda mu ijwi riranguruye. Bityo Uhoraho Imana azabibuka maze abakize ababisha banyu. Ku munsi w’ibyishimo, uw’ibirori na buri wa mbere w’ukwezi, muzavuza izo mpanda kugira ngo amajwi yazo aherekeze ibitambo byanyu bitwikwa cyangwa by’ubuhoro; ibyo bizatuma Imana yanyu ibibuka. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» Mu mwaka wa kabiri, ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri, igicu kizamuka kiva ku ihema ry’ibonaniro. Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani. Bwari ubwa mbere bahaguruka ku itegeko ry’Uhoraho bari bagejejweho na Musa. Habanje kugenda abari mu ngando ya bene Yuda, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Yuda zategekwaga na Nashoni mwene Aminadabu. Ingabo za bene Isakari zategekwaga na Netaneli mwene Shuwari. Naho ingabo za bene Zabuloni zigategekwa na Eliyabu mwene Heloni. Ingoro y’Uhoraho barayiremura, bene Gerishoni na bene Merari bagenda bayihetse. Abari mu ngando ya Rubeni na bo bahagurukana n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Elishuru mwene Shedewuru. Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Shelumiyeli mwene Shurishadayi. Naho ingabo za bene Gadi zigategekwa na Eliyasafu mwene Dewuyeli. Hakurikiraho Abakehati, bagenda bikoreye ibikoresho bitagatifu. Abandi bose bababanza imbere, kuko bagombaga gushinga Ingoro Abakehati batarahagera. Hongera gukurikiraho abari mu ngando ya bene Efurayimu, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Efurayimu zategekwaga na Elishama mwene Amihudi. Ingabo za bene Manase zategekwaga na Gameliyeli mwene Pedashuri. Naho ingabo za bene Benyamini zategekwaga na Avidani mwene Gidewoni. Nyuma iyaherutse izindi zose, ni ingando ya bene Dani, n’imitwe y’ingabo zayo. Ingabo za bene Dani zategekwaga na Ahiyezeri mwene Amishadayi. Ingabo za bene Asheri zategekwaga na Pagiyeli, mwene Okrani. Naho ingabo za bene Nefutali zigategekwa na Ahira mwene Eyinani. Uko ni ko Abayisraheli bahagurutse n’imitwe y’ingabo zabo, nuko baragenda. Musa abwira Hobabu mwene Rewuyeli w’Umumadiyani, ari we sebukwe, ati «Tugiye mu gihugu Uhoraho yadusezeranije, agira ati ’Ndakibahaye’. None, ngwino tujyane, tuzasangire ihirwe Uhoraho yasezeranije Israheli.» Hobabu aramusubiza ati «Ntituzajyana, ndifuza gusubira mu gihugu cyanjye, muri bene wacu.» Musa arongera ati «Widutererana! Kuko wowe uzi ahantu twashobora gushinga ingando mu butayu, uzatuyobore inzira. Kandi nuza tukajyana, ihirwe Uhoraho azatugirira, uzaribonaho.» Ubwo bava ku musozi w’Uhoraho, bafata urugendo rw’iminsi itatu. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwabagendaga imbere, kugira ngo bubashakire ahantu bashoboraga gushinga ingando. Igicu cy’Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa, iyo babaga bavuye mu ngando. Iyo ubushyinguro bwahagurukaga, Musa yaravugaga, ati «Haguruka Nyagasani, abanzi bawe batatane, abakurwanya bahunge kure yawe!» Igicu cyahagarara, akavuga ati «Garuka, Nyagasani, uture mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli!» Umunsi umwe, imbaga y’Abayisraheli itangira kwijujuta, maze Uhoraho abyumvise ntibyamushimisha, ahubwo biramurakaza cyane. Nuko umuriro w’Uhoraho uyogoza imbaga, utwika uruhande rumwe rw’ingando. Imbaga itakira Musa, na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urahosha. Aho hantu bahita Tavera, ari byo kuvuga ’ahayogojwe’, kuko umuriro w’Uhoraho wari wahayogoreje Abayisraheli. Muri bo hari agatsiko k’abantu, bafatwa n’amerwe, bituma n’Abayisraheli ubwabo batangira kwijujuta bavuga bati «Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Turibuka amafi twariraga ubuntu mu Misiri, ibihaza, imyungu, hamwe n’ibitunguru by’ibibabi, n’iby’ibijumba! Nta na kimwe tukibona muri ibyo, none ubuzima bwacu burakendera! Nta kindi turya uretse manu.» Manu iyo yari imeze nk’urubuto rwa koriyanderi ikererana nk’ubujeni buva mu biti. Imbaga yayagaraga ijya kuyitoragura; bakayisya ku rushyo, cyangwa bakayisekura. Nyuma igatekwa mu nkono, igakorwamo utugati. Yaryohaga nk’umutsima bavugishije amavuta. Iyo urume rwatondaga ku ngando nijoro, ni na ho manu yayigwagaho. Musa yumva imbaga yijujuta, buri muntu ari ku muryango w’ihema rye. Uhoraho biramurakaza cyane maze Musa abwirana agahinda Uhoraho agira ati «Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki gituma untererana ukankorera umutwaro wo kuyobora iyi mbaga yose? Ni jye se wasamye inda ndababyara kugira ngo untegeke kubabumbatira ku gituza nk’uko umurezi abumbatira umwana muto, bakazarinda bagera mu gihugu wasezeranije ba sekuruza? Nzakura hehe inyama zo guha iriya mbaga yose ihora inyijujutaho ivuga ngo ’Duhe inyama zo kurya.’ Jyewe jyenyine singishoboye kwihanganira umutwaro undemereye cyane wo kuyobora iyi mbaga. Niba uzahora ungenzereza utya, ndakwinginze ngo umbabarire unyice aho kugira ngo nkomeze kubabazwa n’ibyago byanjye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Nkoranyiriza abantu mirongo irindwi bo mu batware ba Israheli, abagabo uziho kuba abakuru n’abacamanza b’umuryango. Uzabajyane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane nawe imbere yanjye. Nzamanuka nkuvugishe, maze mfate ku mwuka ukurimo nywubashyiremo bazajye bagufasha kuyobora imbaga; bityo ntuzongera kwikorera uwo mutwaro wenyine. Kandi ubwire imbaga y’Abayisraheli, uti ’Nimwisukurire umunsi w’ejo, muzashobore kurya inyama kuko Uhoraho yumvise imyijujuto yanyu igihe mwavugaga muti: Ni nde usaduha inyama zo kurya? Ko twari twimereye neza mu Misiri! Uhoraho rero agiye kubaha inyama maze muzazirye. Kandi ntimuzazirya umunsi umwe, ibiri, itanu, icumi cyangwa makumyabiri yonyine, ahubwo muzazirya ukwezi kose kugeza ubwo zizajya zibaca mu mazuru, kugeza ubwo zizabatera iseseme. Ibyo byose kuko mwitandukanyije n’Uhoraho mukamwinuba muvuga ngo: Ni kuki rwose twimutse mu Misiri?» Musa arasubiza ati «Uyu muryango ndimo ufite abantu barenga ibihumbi magana atandatu, nawe ukavuga ko ugiye kubaha inyama bakazazirya ukwezi kose! N’iyo umuntu yabaga umukumbi w’ubushyo bw’amatungo yose, urabona byabahaza? N’iyo umuntu yabarobera amafi yose yo mu nyanja, hari aho yabakora?» Uhoraho abwira Musa, ati «Ububasha bw’ukuboko kw’Uhoraho bwaba bwabaye buke? Uzaba ureba niba ijambo ryanjye nakubwiye rizahera!» Musa asohoka mu ihema ry’ibonaniro, ajya kubwira imbaga amagambo y’Uhoraho. Akoranya abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b’imiryango, baraza bakikiza ihema ry’ibonaniro. Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho. Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro. Ariko na bo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando. Umwana w’umuhungu aza yiruka abwira Musa, ati «Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando!» Yozuwe mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati «Shobuja Musa, babuze!» Musa aramusubiza ati «Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!» Musa n’abakuru ba Israheli basubira mu ngando. Umuyaga woherejwe n’Uhoraho uturuka mu nyanja, uzana inkware uzigusha ku ngando no ku mpande zayo zose, zandagara ahantu h’urugendo rw’umunsi wose, ikirundo cyazo kireshya n’imikono ibiri. Imbaga irahaguruka yiriza uwo munsi wose, ikesha ijoro, ifatira n’undi munsi wose igitoragura izo nkware. Uwari yatoye nke yujuje intonga cumi. Izo nkware bazanika mu mpande zose z’ingando. Inyama zazo, bakizikozaho iryinyo, batararangiza kuzitapfuna, Uhoraho arabarakarira cyane, nuko imbaga y’Abayisraheli ayahuramo icyorezo gikaze. Aho hantu bahita i Kiviroti-Tawa ari byo kuvuga ’Imva zatewe n’umururumba’, kuko ariho bahambye imbaga y’abantu bari bafashwe n’umururumba. Imbaga y’Abayisraheli yavuye i Kiviroti-Tawa yerekeza i Haseroti. Bamaze kuhagera ni bwo Miriyamu na Aroni baneguraga Musa ko yashatse umugore w’Umunyekushi. Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine? Twebweho ntiyatuvugishije?» Nuko Uhoraho arabyumva. Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi. Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu, arababwira ati «Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro.» Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro. Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi bigira imbere ye. Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye: Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi. Nta bwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa; we ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose. Muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka, bityo akabona ishusho y’Uhoraho. None se mutinyutse mute kunegura umugaragu wanjye Musa?» Uhoraho arabarakarira cyane maze aragenda. Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe. Abwira Musa, ati «Shobuja, ndakwinginze, widushyiraho ingaruka z’icyaha twakoze, dusanzwe turi abapfu, tukaba n’abanyabyaha! Ndagusabye Miriyamu ye guhinduka nk’umwana wapfuye akivuka, agasohoka mu nda ya nyina umubiri we waraboze igihande kimwe!» Musa atakambira Uhoraho, agira ati «Mana, gira impuhwe umukize!» Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Iyo se aba yamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi yose? Noneho rero niyirukanwe mu ngando, namara iminsi irindwi hanze yayo azabone kugaruka mu mwanya we.» Miriyamu bamwirukana mu ngando mu gihe cy’iminsi irindwi, imbaga y’Abayisraheli na yo ntiyaba ikivuye aho mbere y’uko agaruka mu mwanya we. Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani. Uhoraho abwira Musa, ati «Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.» Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli. Dore amazina yabo: Uwari uhagarariye inzu ya Rubeni, ni Shamuwa mwene Zakuri. Uwari uhagarariye inzu ya Simewoni, ni Shafati mwene Hori. Uwari uhagarariye inzu ya Yuda, ni Kalebu mwene Yefune. Uwari uhagarariye inzu ya Isakari, ni Yigweyali mwene Yozefu. Uwari uhagarariye inzu ya Efurayimu, ni Hosheya mwene Nuni. Uwari uhagarariye inzu ya Benyamini, ni Paliti mwene Rafu. Uwari uhagarariye inzu ya Zabuloni, ni Gadiyeli mwene Sodi. Uwari uhagarariye inzu ya Yozefu ari yo ya Manase, ni Gadi mwene Susi. Uwari uhagarariye inzu ya Dani, ni Amiyeli mwene Gemali. Uwari uhagarariye inzu ya Asheri, ni Sheturi mwene Mikayeli. Uwari uhagarariye inzu ya Nefutali, ni Nahibi mwene Wofusi. Uwari uhagarariye inzu ya Gadi, ni Gewuyeli mwene Maki. Ayo ni yo mazina y’abantu Musa yohereje gutata igihugu cya Kanahani; Hosheya mwene Nuni, Musa amwita izina rya Yozuwe. Musa abohereza gutata igihugu cya Kanahani, agira ati «Mugende, munyure kuri Negevu, muterere umusozi maze murebe niba abaturage b’aho ari abanyembaraga cyangwa niba ari abanyantege nkeya. Muzarebe niba icyo gihugu gituwe n’abo bantu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe niba imigi batuyemo ari ingando cyangwa niba ari ibigo by’intavogerwa. Muzarebe niba icyo gihugu cyera imyaka cyangwa niba kiyirumbya, murebe kandi niba giteye amashyamba cyangwa niba ari nta yo. Muzanashirike ubute maze musorome ku mbuto z’icyo gihugu.» Koko rero cyari igihe cy’imizabibu ya mbere. Nuko barazamuka batata icyo gihugu, bahera ku butayu bwa Sini bagera i Rehovu hafi ya Lebo-Hamati. Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa. Bageze mu kibaya cya Eshikoli, bahatema ishami ry’umuzabibu rifite iseri bagombye guhekesha umutsibo ari babiri. Basoromye kandi ku matunda, no ku mbuto z’imitini. Aho hantu bahita ikibaya cya Eshikoli, ari byo kuvuga ’Ikibaya cy’iseri’, kubera rya seri ry’umuzabibu Abayisraheli bahasoromye. Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine. Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo. Batekerereza Musa iyi nkuru, bati «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera! Ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari, bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki. Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.» Kalebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke, twigabize kiriya gihugu; nta gushidikanya ko tuzagitsinda, tukakigarurira.» Ariko abari bajyanye na Kalebu muri ubwo butasi, baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.» Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro. Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.» Imbaga yose yishyira hamwe irasakabaka ndetse irara irira ijoro ryose. Abayisraheli bose bagarambira Musa na Aroni; maze imbaga ibabwirira icyarimwe iti «Iyaba twaraguye mu gihugu cya Misiri! Cyangwa se tugapfira muri ubu butayu! Ni kuki Uhoraho atujyanye muri kiriya gihugu ngo tuzaharimburirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazabanyaga. Ese ikiruta kuri twebwe si uko twakwisubirira mu Misiri?» Nuko barabwirana bati «Twitorere umutware maze twisubirire mu Misiri!» Musa na Aroni bikubita hasi bubika amaso ku butaka, imbere y’imbaga y’Abayisraheli. Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abagiye gutata icyo gihugu bashishimura imyambaro yabo. Maze ni ko kubwira ikoraniro ry’Abayisraheli, bati «Icyo gihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, ni igihugu cyiza cyane! Uhoraho nadutonesha, azatujyana muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki, maze akiduhe. Mureke rero kwivumburira Uhoraho, mwoye no gutinya abantu bo muri kiriya gihugu; mu kubatsinda tuzabayongobeza mu kanya gato! Imana zabo ntizikibarinda, ngo zibatwikirize igicucu cyazo, ariko twebwe Uhoraho ari kumwe natwe. Mwibatinya rero!» Imbaga yose yari mu migambi yo kubicisha amabuye, nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza Abayisraheli bose ku ihema ry’ibonaniro. Uhoraho abwira Musa, ati «Uriya muryango uzansuzugura kugeza na ryari? Bazamburira icyizere kugeza ryari n’ibimenyetso byose nagiriye rwagati muri bo? Ngiye kubahuramo icyorezo, mbambure umurage wabo, noneho wowe nzagukomoreho umuryango munini kandi ukomeye kurusha uriya.» Musa asubiza Uhoraho, ati «Abanyamisiri bazi ko uyu muryango wavanywe iwabo n’imbaraga zawe, ndetse babikwije no mu batuye iki gihugu. Ubu bazi ko wowe Uhoraho uri muri uyu muryango rwagati, ukaba uwiyereka imbonankubone, kandi ko igicu cyawe kiwutwikiriye. Bazi ko wowe ubwawe, ku manywa uwugenda imbere mu nkingi y’igicu, naho nijoro ukawugenda imbere mu nkingi y’umuriro. None ngo wakwica uyu muryango nk’umuntu umwe! Amahanga yamenye inkuru y’ubwamamare bwawe yakurizaho kuvuga ngo ’Uhoraho ntiyari ashoboye gucyura uriya muryango mu gihugu yawusezeranije, ni na yo mpamvu yawutikirije mu butayu.’ Ahubwo ndasaba ngo imbaraga z’umutegetsi wanjye zigaragaze! Kuko wabyivugiye muri aya magambo, uti ’Ndi Uhoraho, sindakara vuba, nuje ubudahemuka kandi nihanganira uncumuyeho n’unyiteyeho hejuru, ariko sindenzaho ngo nibagirwe, igicumuro cy’ababyeyi ngikurikirana ku bana babo, nkageza ku buzukuruza cyangwa ku buvivi.’ Kuko impuhwe zawe zahebuje, babarira uyu muryango icyaha cyawo, nk’uko nanone wawihanganiye kuva mu Misiri kugeza aha.» Uhoraho asubiza Musa, ati «Ndabababariye nk’uko wabisabye. Ariko rero, ndabirahiye uko izina ryanjye ari Uhoraho, Nyir’ubuzima, n’uko ikuzo ryanjye risakaye ku isi yose: Bariya bantu babonye ikuzo ryanjye n’ibimenyetso nakoreye mu Misiri no mu butayu, hanyuma bakaba bamaze kungerageza incuro cumi zose banga kunyumvira, nta n’umwe muri bo, ndabirahiye, uzabona igihugu nasezeranije ababyeyi babo; nta n’umwe muri bariya bansuzuguye uzakibona! Ariko umugaragu wanjye Kalebu, kuko afite undi mutima, akaba yarankurikiye atajijinganya, nzamujyana muri icyo gihugu yavuye gutata, maze abuzukuru be bazagitunge; naho Abamaleki n’Abakanahani bazakomeze bature mu kibaya. Guhera ejo, muzasubize inyuma, mwerekeze mu butayu mugana ku nyanja y’Urufunzo.» Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nzihanganira iyi mbaga iteye icyangiro idasiba kunyiteruraho ngeze ryari? Numvise neza amagambo y’imyijujuto Abayisraheli badahwema kuntera. Ubabwire rero, uti ’Ndabirahiye, mu izina ryanjye Uhoraho, Nyir’ubuzima: nzabagenzereza ibihuje n’akabavamo niyumviye. Uwo ari Uhoraho ubivuga! Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho, uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama. Ndabirahiye: nta bwo muzinjira mu gihugu nari naragiriye indahiro yo kubatuzamo; usibye Kalebu mwene Yefune mwene Nuni. Naho abana banyu mwavugaga ko bazaba iminyago, nzakibajyanamo maze bamenye icyo gihugu mwebwe mwanze. Mwebwe mwenyine, intumbi zanyu zizagarama muri ubu butayu. Mu gihe cy’imyaka mirongo ine, abahungu banyu bazararagira mu butayu, bashengurwe n’intimba y’ubuhemu bwanyu, kugeza ubwo intumbi zanyu zose zizagarama muri ubu butayu. Mbese uko iminsi yabaye mirongo ine yo gutata igihugu, umunsi umwe nzawubara ho umwaka, maze mu gihe cy’imyaka mirongo ine, muzashengurwe n’intimba y’ibyaha byanyu, maze muzamenyereho icyo ari cyo umugayo wanjye. Jyewe Uhoraho ndabivuze kandi ndabirahiriye, nguko uko nzagenzereza iriya mbaga iteye icyangiro yampagurukiye. Amaherezo yabo bose ni aha mu butayu, ni ho bazagwa.» Ba bagabo Musa yari yohereje gutata cya gihugu, bagahindukira bagisebya, bakanamuteza imbaga yose, abo ngabo rero bari bagize ubugome bwo gusebya icyo gihugu, urupfu rw’impanuka rwabakubitiye mu maso y’Uhoraho. Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune ni bo bonyine barokotse mu bari baragiye gutata icyo gihugu. Musa yagejeje ku Bayisraheli bose ayo magambo, maze batangira kwicwa n’agahinda. Bukeye mu museso, bazamuka bagana mu misozi miremire bavuga bati «Ni koko twaracumuye, noneho turemeye, tugiye mu gihugu Uhoraho yatweretse.» Musa arasubiza ati «Ibyo mukora ni ibiki? Muraca ku itegeko ry’Uhoraho! Nta bwo bizabahira! Mwikwirirwa muzamuka kuko Uhoraho atakiri kumwe namwe; mwikwishyira ababisha banyu ngo babatsinde. Abamaleki n’Abakanahani bari hariya imbere yanyu, muzagwa ku bugi bw’inkota zabo. Kandi ubwo mwaretse kumukurikira, Uhoraho ntakiri kumwe namwe.» Ariko bo baranga, barazamuka berekeza mu misozi miremire, kandi ari Musa ari n’ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, ntibava mu ngando. Abamaleki n’Abakanahani bari batuye muri iyo misozi baramanuka, barabarwanya, barabatsemba kugeza i Horima. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Igihe muzamara gutaha mu gihugu nzabaha ngo muzagiture; igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, uzabimushyira azatange ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta. Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kane cy’akabindi giherekejwe n’igitambo gitwikwa, cyangwa n’igitambo gisanzwe niba ari umwana w’intama. Niba ari isekurume y’intama, uzatura ibyibo bibiri by’ifu ivugishijwe kimwe cya gatatu cy’akabindi k’amavuta, wongereho na kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi yo guturwaho igitambo giseswa. Uzatura utyo Uhoraho ibyo biribwa bifite impumuro imwurura. Uhoraho numutura ikimasa ho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, icyo kimasa kizaherekezwa n’ituro ry’ibyibo bitatu by’ifu ivugishijwe kimwe cya kabiri cy’akabindi k’amavuta. Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kabiri cy’akabindi. Ibyo bizabera Uhoraho ifunguro rifite impumuro imwurura. Ituro ryaba ikimasa, isekurume y’intama, umwana w’intama cyangwa ihene, ni uko muzajya mugenza. Amatungo muzatura uko azaba angana kose, muzagenza mutyo kuri buri tungo. Ni uko umunyagihugu kavukire wese azajya atura ibitambo, igihe azaba ashyikiriza Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Umunyamahanga uzaba ubatuyemo vuba, cyangwa ubamazemo ibisekuruza byinshi, natura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, azakore nk’uko mubigenza. Kuko mwishyize hamwe, mwebwe ubwanyu n’umunyamahanga uzaba atuye iwanyu, muzagira umuhango umwe. Uzaba umuhango udahinduka mu maso y’Uhoraho, kuri mwebwe no ku munyamahanga mu myaka yose. Hazaba itegeko rimwe, n’umuhango umwe, kuri mwebwe no ku munyamahanga uzaba atuye iwanyu.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu ngiye kubajyanamo, mukarya ku migati yacyo, muzagabanyeho iy’ituro mugomba guha Uhoraho. Ku mutsima w’umuganura, muzagabanyeho irobe ry’ituro mugomba guha Uhoraho. Iryo gabanya muzarikora nk’uko musanzwe mubigenza ku yindi misaruro. Ku mitsima y’umuganura, muzagomba guhaho ituro Uhoraho; muzabigenze mutyo no mu myaka yose. Hari ubwo, kubera uburangare, muzaca kuri rimwe muri ayo mategeko Uhoraho yabwiye Musa, mukarenga ku byo yategetse abinyujije kuri Musa kuva ku munsi yabitegetseho na nyuma yaho uko ibisekuru byagiye bisimburana. Icyo cyaha kitagambiriwe, n’iyo cyaba cyakozwe ikoraniro ritabizi, ikoraniro ryose rizatura Uhoraho ikimasa ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura. Rizatanga kandi ituro risanzwe n’ibitambo biseswa uko byateganijwe, kandi n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Umuherezabitambo azakora umuhango wo guhanagura icyaha ku ikoraniro ry’Abayisraheli, bityo babe baronse imbabazi. Kuko ari icyaha kitagambiriwe, kandi bazaba bazaniye Uhoraho amaturo yabo, ibiribwa hamwe n’ibitambo by’impongano y’icyo cyaha. Imbabazi zizahabwa ikoraniro ryose ry’Abayisraheli n’umunyamahanga uzaba abarimo, kuko icyo cyaha kitagambiriwe kizaba cyahamye umuryango wose. Niba ari umuntu umwe ukoze icyaha atagambiriye, azatura ihene y’umwaka umwe ho igitambo cy’impongano y’icyaha. Umuherezabitambo azakorera mu maso y’Uhoraho umuhango wo guhanagura icyaha kitagambiriwe kuri uwo muntu uzaba yagikoze kubera uburangare. Azamukoreraho umuhango wo guhanagura icyaha, bityo imbabazi abe azironse. Yaba uwo mu Bayisraheli, umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzakurikiza itegeko rimwe ku muntu wakoze icyaha kubera uburangare. Ariko umuntu ukoze icyaha yabigambiriye, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, aba atutse Uhoraho. Uwo muntu azacibwa mu muryango we, kuko azaba yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, akanaca ku mategeko ye. Uwo muntu agomba gucibwa, icyaha cye kigakomeza kumuhama. Abayisraheli bari bakiri mu butayu, maze umugabo umwe afatwa atora inkwi ku munsi wa Sabato. Abari bamufashe atora inkwi bamujyana imbere ya Musa, Aroni n’ikoraniro ryose. Baba bamurinze igihe bategereje amabwiriza yerekeye igihano ari buhabwe. Uhoraho rero abwira Musa, ati «Uriya mugabo azicwe; ikoraniro ryose rizamuterere amabuye hanze y’ingando.» Ikoraniro ryose rimujyana hanze y’ingando, bamutera amabuye, maze arapfa. Ibyo ni byo Uhoraho yari yategetse Musa. Uhoraho abwira Musa, ati «Abayisraheli n’abazabakomokaho bazatere incunda ku misozo y’imyenda yabo. Izo ncunda zirenga ku myenda yabo, bazazidodereho agashumi gatukura. Kazabafasha kurema wa musozo; nimuwubona, muzibuka amategeko y’Uhoraho maze muzayakurikize, mwoye gushukwa n’imitima yanyu cyangwa n’amaso yanyu, byabakururira ubuhemu. Bityo muzatekereza kubahiriza amategeko yanjye, maze mutunganire Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbe Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» Kore umuhungu wa Yishari mwene Kehati wa Levi agomesha abuzukuru ba Rubeni ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu, hamwe na Oni mwene Peleti. Bo rero, bafatanije n’abandi Bayisraheli magana abiri na mirongo itanu, bivumbura kuri Musa. Bari abantu b’ibirangirire, b’abatware b’umuryango, bakaba ari na bo bahagarariraga ikoraniro. Nuko rero biterura kuri Musa na Aroni bavuga bati «Twabarambiwe! Abagize ikoraniro bose ni abatagatifu kandi Uhoraho ari hagati yabo; mwakuye he ububasha bwo kwigira abategetsi b’ikoraniro ry’Uhoraho?» Musa yumvise ayo magambo yitura hasi, yubika umutwe ku butaka. Hanyuma abwira Kore n’abafatanije na we, ati «Ejo mu gitondo, Uhoraho azatumenyesha umuntu uri uwe, w’umutagatifu, kandi unemerewe kumwegera. Uwo azaba yahisemo, azamwemerera kumwegera. None rero wowe, Kore n’abantu bawe, nimugenze mutya: mufate ibyotezo, ejo muzabicanemo umuriro, maze imbere y’Uhoraho mubishyiremo ububani. Umuntu Uhoraho azahitamo ni we uzaba ari umutagatifu. Nanjye kandi, mwebwe bene Levi, nabarambiwe!» Musa arongera abwira Kore, ati «Bene Levi, nimutege amatwi! Koko ntimuranyurwa, kuba Imana ya Israheli yarabahisemo ikabemerera kuyegera! Ni mwe murangiza imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, mukanahagararira ikoraniro igihe muyobora imihango mu izina rya bose. Yabemereye kumwegera, wowe, Kore n’abavandimwe bawe bose b’Abalevi. Ibyo mwasanze bitabahagije ku buryo mwarwanira no kuba abaherezabitambo! Ubwo ni icyo cyatumye, wowe n’abantu bawe, mwishyira hamwe mukiterura kuri Uhoraho! Aroni se we ni muntu ki kugira ngo mumwijujuteho?» Musa ahamagaje Datani na Abiramu bene Eliyabu, baramubwira bati «Nta bwo tuzazamuka ngo tujye muri kiriya gihugu. Ibyo ntibihagije kubona waratuzamuye ukadukura mu gihugu gitemba amata n’ubuki, kugira ngo tugwe muri ubu butayu? None ibyo bivuyeho ugashaka no kudutegeka? Oya, mu by’ukuri nta bwo watujyanye mu gihugu gitemba amata n’ubuki! Nta bwo waduhaye umurage w’imirima cyangwa uw’imizabibu. Ese urakeka ko bariya bantu ari impumyi? Nta bwo tuzajyayo!» Musa ararakara cyane, maze abwira Uhoraho, ati «Ntiwakire ituro ryabo. Nta n’indogobe yabo nigeze mfata. Nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.» Musa abwira Kore, ati «Wowe n’ingabo zawe, ejo muzabe muri imbere y’Uhoraho hamwe na Aroni. Muzafate mwese ibyotezo byanyu, mushyiremo ububani, maze buri wese azabimurikire imbere y’Uhoraho. Byose hamwe bizaba ari magana abiri na mirongo itanu; wowe na Aroni, buri wese azaba afite icye.» Bose bafata ibyotezo byabo, bacanamo umuriro, bashyiraho ububani, maze bo, Musa na Aroni bahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Kore akoranyiriza abantu be iruhande rwa Musa na Aroni, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza imbaga yose, maze Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nimwitandukanye na bariya bantu, muri aka kanya ngiye kubarimbura.» Bikubita hasi, maze bubika umutwe ku butaka bavuga bati «Mana, Mana, wowe uha umwuka ikiremwa cyose, umuntu umwe aracumura maze ukarakarira ikoraniro ryose!» Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira ikoraniro rijye kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu.» Musa ahagurutse ngo ajye gushaka Datani na Abiramu, abakuru b’imiryango baramukurikira. Abwira ikoraniro ryose aya magambo, ati «Mujye kure y’amahema ya bariya bagome, kandi ntimugire ikintu cyabo mukoraho, hato namwe mutavaho murimbuka kubera ibyaha byabo byose!» Rubanda rero bajya kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu bari basohokanye n’abagore babo, abana n’abuzukuru babo, maze bahagarara ku miryango y’amahema yabo. Musa aravuga ati «Dore ikizabemeza ko Uhoraho ari we wanyohereje kurangiza bya bikorwa byose, nkaba nta cyo nkora ku bushake bwanjye. Bariya bantu, nibicwa n’urupfu rusanzwe rutwara abandi, bakanogoka uko abandi banogoka, Uhoraho ntazaba yaranyohereje. Ariko rero Uhoraho nakora igitangaza, maze isi ikicamo urwobo ikabamirana n’ibyo batunze byose, bakarigita ikuzimu ari bazima, muzamenya ko bariya bantu bari barasuzuguye Uhoraho.» Yarangije kuvuga ayo magambo, nuko ubutaka busadukira ku birenge bya Datani na Abiramu. Isi yicamo urwobo, ibamirana n’imiryango yabo, hamwe n’abantu ba Kore bose n’ibyabo byose. Bo n’ibyo bari batunze byose, birigita ikuzimu ari bazima, isi ibarengaho; nuko bava mu ikoraniro batyo. Abayisraheli bari babakikije, bumvise induru zabo, bahunga babwirana bati «Nimucyo duhunge! naho ubundi isi iratumira!» Nyuma, Uhoraho yohereza ikibatsi cy’umuriro gitwika ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bariho batura imibavu. Uhoraho abwira Musa, ati «Kuko ibyotezo ari ibintu bitagatifu, bwira umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni abikure mu bishashi by’umuriro, kandi na wo ajye kuwunyanyagiriza kure. Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.» Umuherezabitambo Eleyazari afata bya byotezo by’imiringa byatuwe n’abatwitswe n’umuriro, maze babicuramo ibyo kubambika ku rutambiro. Yagenjeje atyo kugira ngo bibere Abayisraheli urwibutso, kandi ngo hatagira umuntu uteguriwe Uhoraho, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uhegera ngo atwikire imibavu imbere y’Uhoraho. Ibyo bizamurinda kubona ibyago nk’ibya Kore n’abantu be; ibyo byago kandi Uhoraho yari yarabihanuye akoresheje Musa. Bukeye, ikoraniro ry’Abayisraheli ryose riburanya Musa na Aroni rivuga riti «Mwicishije umuryango w’Uhoraho!» Icyo gihe ikoraniro ryabivumburagaho, Musa na Aroni barahindukiye bareba ku ihema ry’ibonaniro, basanga igicu cyaritwikiriye; maze ikuzo ry’Uhoraho ririgaragaza. Nuko Musa na Aroni bajya ku ihema ry’ibonaniro. Uhoraho abwira Musa, ati «Nimwitandukanye na ririya koraniro, ngiye kuririmbura mu mwanya muto!» Bikubita hasi bubika umutwe ku butaka, Musa ni ko kubwira Aroni, ati «Fata icyotezo cyawe, urahuriremo umuriro wo ku rutambiro, ushyiremo n’imibavu. Hanyuma wihute usange ikoraniro urikorereho umuhango wo kurihanaguraho icyaha, kuko Uhoraho yarakaye cyane, none icyorezo cyatangiye kuyogoza.» Nk’uko Musa yari yabimubwiye, Aroni afata icyotezo, ariruka ajya mu ikoraniro. Koko rero icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza umuryango. Ashyira umubavu mu cyotezo, maze akora umuhango wo guhanagura icyaha ku muryango. Ahagarara hagati y’intumbi n’abakiri bazima, icyorezo kirahosha. Abishwe n’icyo cyorezo bari ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, utabariyemo n’abari baguye muri ka gakungu ka Kore. Aroni asubira iruhande rwa Musa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, icyorezo cyari cyashize. Uhoraho abwira Musa, ati «Saba Abayisraheli ko buri muryango uguha inkoni. Ni ukuvuga ko uzashyikirizwa inkoni cumi n’ebyiri z’abatware b’imiryango yose. Uzandika izina rya buri mutware ku nkoni ye. Ku nkoni ya Levi gusa uzandikeho izina rya Aroni. Bityo buri mutware w’umuryango azagira inkoni imuranga. Uzarambika izo nkoni mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, hamwe njya mbasanga. Nyir’inkoni izatoha umumero, ni we nahisemo. Bityo nzaba nigije kure yanjye, amagambo y’imyijujuto Abayisraheli babatera.» Musa abwira Abayisraheli ayo magambo, maze buri mutware w’umuryango amushyikiriza inkoni ye. Zose hamwe ziba inkoni cumi n’ebyiri, kandi iya Aroni yari iziri hagati. Musa arambika izo nkoni imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro. Bukeye, Musa yinjira mu ihema ry’ibonaniro, asanga inkoni ya Aroni wo mu nzu ya Levi yatoshye umumero. Yari yazanye umumero, ifite ururabo, kandi yeze n’imbuto z’amandi zihishije. Musa akura inkoni zose imbere y’Uhoraho, arazisohokana kugira ngo azereke Abayisraheli bose. Barazibona maze buri mutware asubirana inkoni ye. Uhoraho abwira Musa, ati «Subiza inkoni ya Aroni imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, uyihagumishe, maze izabere ikimenyetso abigomeka. Uzaba unkijije imyijujuto yabo; na bo kandi ntibazadukwamo n’urupfu.» Musa agenza atyo, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse. Abayisraheli babwira Musa, bati «Reba nawe, turapfa, tukarimbuka, ahubwo twese tugiye gushira! Ugiye hafi y’Ingoro y’Uhoraho wese, uyegereye wese, urupfu ruramutwara. Ubu se twese tugiye kurimbuka kugeza ku wa nyuma?» Uhoraho abwira Aroni, ati «Wowe n’abahungu bawe n’umuryango wawe, ni mwe muzabazwa ibyaha bizakorwa mu murimo wanyu w’ubuherezabitambo. Uziyegereze kandi abavandimwe bawe, bo mu nzu ya Levi, inkomoko yo kwa so. Bazakubere abafasha kandi bagukorere, ari wowe ari n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Isezerano. Bazagutunganyirize imirimo kimwe n’iy’Ingoro. Cyakora ntibazegere urutambiro n’ibikoresho byatagatifujwe, hato batazikururira urupfu namwe mutiretse. Bazaba abafasha bawe, bajye batunganya imirimo yose yo mu ihema ry’ibonaniro, nta we uzifatanya namwe, utari uwo muri mwe. Ni mwe muzatunganya imirimo yo mu Ngoro n’iyo ku rutambiro. Bityo Abayisraheli ntibazongera kurimburwa n’umujinya wanjye. Urabibona ko ari jyewe ubwanjye witoreye Abalevi mu bavandimwe banyu b’Abayisraheli, ndababaha. Beguriwe Uhoraho kugira ngo batunganye imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Wowe n’abahungu bawe muzakora imirimo y’ubuherezabitambo, ari iyo ku rutambiro cyangwa iy’inyuma y’umubambiko; kandi muzayitunganye neza. Mbahaye kuba abaherezabitambo, ni wo murimo mbashinze. Utari uwo muri mwe uzabyivangamo azicwe. Uhoraho abwira Aroni, ati «Dore nkweguriye igice cy’amaturo yose matagatifu Abayisraheli bagomba kumurikira. Ni wo mugabane nkweguriye, wowe n’abahungu bawe, ku buryo budasubirwaho. Dore uruhare rwawe ku maturo matagatifu azaba atatwitswe: mu byo bazamurikira byose, ni ukuvuga amaturo y’ifu, ibitambo by’impongano z’ibyaha, n’ibitambo byose byo kunyihongaho, ayo maturo yose matagatifu, ni ayawe n’abahungu bawe. Muzayarira ahantu hatagatifu, kandi abagabo bose bashobora kuzayaryaho. Uzamenye neza ko ayo maturo ari ibintu bitagatifu. Ubundi kandi n’ibi bikurikira bizaba ibyawe: ibyo bagabanya ku maturo yose Abayisraheli bamurikira; wowe ubwawe, abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndabibahaye ku buryo budasubirwaho. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye bazabiryaho. Umugabane w’ingenzi w’amavuta mashyashya, uwa divayi nshyashya n’uw’ingano, hamwe n’imiganura iturwa Uhoraho, ndabiguhaye. Imiganura y’imyaka yose yera mu gihugu cyabo bakayizanira Uhoraho, na yo ndayiguhaye. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye, bazayiryaho. Uretse ibyo, ikindi cyose kizegurirwa Uhoraho burundu, na cyo kizaba icyawe. Icyavutse uburiza mu biremwa byose bazatura Uhoraho, ari abantu cyangwa amatungo, ndabiguhaye. Cyakora abana b’uburiza b’umuntu bazacungurwa, n’uburiza bw’amatungo ahumanye buzacungurwe. Ibigomba gucungurwa byose, bizaguranwe bimaze ukwezi kumwe, ku giciro wowe uzagena, ni ukuvuga ku giciro cy’amasikeli atanu ya feza apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. Ariko ibyavutse uburiza ku nka, ku ntama cyangwa ku ihene, ntuzabigurane kuko ari ibintu bitagatifu. Uzasesa amaraso yabyo ku rutambiro, urugimbu rwabyo urutwike nk’ibiribwa bifite impumuro yurura Uhoraho. Inyama zabyo zizaba izawe nk’uko ubusanzwe inkoro n’itako ry’iburyo byamuritswe bikugarukira. Amaturo yose agabanyijwe ku bintu bitagatifu, Abayisraheli bakayatura Uhoraho, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndayabahaye ku buryo budasubirwaho. Iryo ribe Isezerano rikoreshejwe umunyu, kandi ridakuka mu maso y’Uhoraho, kuri wowe no ku bazagukomokaho.» Uhoraho abwira Aroni, ati «Ntuzabona umurage mu gihugu cyabo, nta n’ubwo uzahabwa umugabane hagati yabo. Ni jye uzaba umugabane wawe, mbe n’umurage wawe hagati y’Abayisraheli. Abalevi na bo, kubera imirimo bashinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro, mbahaye kuzajya bagabana kimwe cya cumi cy’umutungo w’Abayisraheli. Bityo Abayisraheli ntibazongera kwegera ihema ry’ibonaniro kuko byababyarira icyaha cyabakururira urupfu. Abalevi bazatunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, nihagira ikidatungana, ni bo bazakibazwa. Iryo rizaba itegeko ridakuka mu bisekuruza byanyu. Nta murage Abalevi bazabona mu Bayisraheli, ariko nzabaha kugabana kimwe cya cumi buri Muyisraheli wese agabanya ku mutungo we akagitura Uhoraho. Ni yo mpamvu nababwiye ko nta murage bazabona hagati y’Abayisraheli.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abalevi: Abayisraheli bazabaha icyo nabageneyeho umurage ari cyo kimwe cya cumi cy’umutungo wabo. Icyo gihe ku byo muzahabwa, muzagomba kugabanyaho kimwe cya cumi nanone, kigaturwa Uhoraho. Iryo ni ryo rizaba ituro ryanyu, nk’uko abandi Bayisraheli na bo batura divayi nshyashya cyangwa ingano bayoye ku mbuga bazihuriraho. Bityo rero namwe, kuri kimwe cya cumi muzahabwa n’Abayisraheli ku mutungo wabo, muzagabanyaho ituro ry’Uhoraho ryose nta na gato mutubijeho. Ku biruta ibindi ubwiza muri ibyo bintu muzahabwa, muzagabanyeho ituro ritagatifu. Uzongere ubabwire aya magambo uti: Mwebwe Abalevi, nimugabanya ibiruta ibindi ubwiza kuri ibyo bintu, bizaba bihwanye na divayi nshyashya cyangwa ingano zihuriwe ku mbuga. Mwebwe n’ingo zanyu, mujye mubirira aho mushatse hose, kuko ari cyo gihembo cyanyu kubera imirimo mushinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro. Ibyo nimubikora, nta cyaha kizababarwaho kuko muzaba mwangeneye uruhare rw’ingenzi. Ntimuzaba mwanduje amaturo matagatifu y’Abayisraheli, kandi nta n’urupfu muzaba mwikururiye.» Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Dore amabwiriza y’itegeko ry’Uhoraho: Bwira Abayisraheli bakuzanire inka y’ibihogo itarangwaho inenge iyo ari yo yose, kandi izaba ari itungo ritigeze ryikorera imizigo. Muzayishyikiriza umuherezabitambo Eleyazari, hanyuma muyijyane hanze y’ingando, muyicire imbere ye. Umuherezabitambo Eleyazari azakoza urutoki mu maraso ya ya nka, maze ayaminjagire incuro ndwi yerekeza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Hanyuma, iyo nka bazayitwikire mu maso ye; bakongeze uruhu, inyama, amaraso, n’amase yayo. Umuherezabitambo azafata inkwi z’ibiti bya sederi na hisopo hamwe n’agatambaro k’umuhemba, abirohe muri wa muriro inka izaba ikongokeramo. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azamesa imyambaro ye, yiyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, maze asubire mu ngando. Ariko ubwo, azagumana uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Uzaba yatwitse ya nka na we azamesa imyenda ye, aniyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Hazaze umuntu utahumanijwe, abe ari we uyora ivu rya ya nka, arirunde hanze y’ingando, ahantu hasukuye. Iryo vu rizabikwa, ikoraniro ry’Abayisraheli rijye ririkoresha igihe bategura amazi y’icyuhagiro. Uwo muhango uhwanye n’igitambo cy’impongano y’icyaha. Uzaba yayoye ivu rya ya nka na we azamesa imyambaro ye, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Ibyo bizaba itegeko ridakuka ku Bayisraheli, no ku munyamahanga utuye iwabo. Uzakora intumbi iyo ari yo yose, azamara iminsi irindwi yarahumanye. Ku munsi wa gatatu azakora umuhango we wo kwisukura, akoresheje ya mazi y’icyuhagiro, maze ku munsi wa karindwi azaba asukuye. Ariko ku munsi wa gatatu nadakora umuhango we wo kwisukura, ku munsi wa karindwi nta bwo azaba asukuye. Uwakora intumbi y’umuntu umaze gupfa, hanyuma ntiyisukure, yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu bazamuce mu Bayisraheli. Kuko batamuteye amazi y’icyuhagiro, aba yanduye kandi agumana uguhumana kwe. Dore itegeko: Umuntu napfira mu ihema, uzaba aririmo cyangwa akaryinjiramo, azamara iminsi irindwi yarahumanijwe. Kandi igikoresho cyose kirangaye kidafite igipfundikizo, kizaba cyanduye. Uzajya mu mirima, agatsitara ku muntu wishwe n’inkota, ku ntumbi cyangwa ku magufa y’umuntu, cyangwa ku mva, na we azamara iminsi irindwi yarahumanijwe. Kugira ngo uwo muntu asukurwe, dore uko muzabigenza: Muzayora ivu rya ya nka yatuweho igitambo cyo guhongera icyaha, murishyire mu rwabya, hanyuma murivange n’amazi yo mu isoko. Umuntu usukuye azafata ishami ry’igiti cya hisopo, arikoze muri ya mazi, maze aminjagire ihema n’ibikoresho byose, hamwe n’abantu bazaba baririmo. Azaminjagira kandi na wa wundi uzaba yarakoze uwishwe n’inkota, intumbi cyangwa amagufa y’umuntu, cyangwa imva. Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, umuntu usukuye azaminjagira amazi ku wahumanijwe; ku munsi wa karindwi, azaba yamuhanaguyeho icyaha cye. Uwahumanye azamesa imyambaro ye, yiyuhagire umubiri wose, nimugoroba azaba asukuye. Ariko umuntu wahumanijwe, ntakore umuhango we wo kwisukura, azacibwe mu ikoraniro, kuko yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu aba ahumanijwe, kuko ataminjagiye amazi y’icyuhagiro. Ibyo bizababere itegeko ridakuka. Uwaminjagiye amazi y’icyuhagiro, agomba kumesa imyambaro ye. Naho uzaba yakoze muri ayo mazi we, azagumana ubwandure bwe kugeza nimugoroba. Icyo umuntu uhumanijwe azakoraho cyose, kizaba cyanduye, kandi umuntu uzakora kuri icyo kintu azaba ahumanijwe kugeza nimugoroba. Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye, baramuhamba. Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni. Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho! Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu! Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!» Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. Uhoraho abwira Musa, ati «Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo.» Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati «Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?» Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nta bwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije.» Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ’Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe. Bageze i Kadeshi, Musa yoherereza umwami wa Edomu intumwa kumubwira ziti «Dore icyo abavandimwe bawe b’Abayisraheli bavuze: Amakuba yose twagize urayazi. Abasokuruza bacu baramanutse bajya mu Misiri, maze umuryango wacu uhatura igihe cy’iminsi myinshi cyane. Abanyamisiri ariko badufashe nabi, baratuburagiza, twebwe n’abasokuruza bacu. Twatakiye Uhoraho yumva induru yacu, nuko atwoherereza umumalayika wo kudukura mu Misiri. None ubu rero tugeze i Kadeshi, umugi uri ku mupaka w’igihugu cyawe. Turagusaba ngo uduhe inzira mu gihugu cyawe! Nta bwo tuzakunyurira mu mirima no mu mizabibu, cyangwa ngo tunywe amazi mu mariba yawe. Tuzaboneza umuhanda mugari twoye gutandukira na gato ngo tujye iburyo cyangwa ibumoso, kugeza ubwo tuzamara kwambuka igihugu cyawe.» Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati «Nta bwo muzanyurira mu gihugu. Nimubigerageza, nzasohoka mbasanganize ingabo zanjye.» Abayisraheli baramubwira bati «Tuzikurikirira umuhanda; kandi nitunywa ku mazi yawe, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzakuriha ikiguzi cyayo. Ndagusaba gusa ko utureka tukitambukira.» Ariko umwami wa Edomu arasubiza ati «Nta bwo muzatambuka.» Nuko asohokana n’imbaga y’abantu basanganiza Abayisraheli intwaro n’ingufu nyinshi. Abanyedomu bima batyo Abayisraheli inzira mu gihugu cyabo. Nuko Abayisraheli na bo bishakira indi nzira. Bavuye i Kadeshi, imbaga yose y’Abayisraheli igera ku musozi wa Hori. Bageze aho i Hori ku mupaka w’igihugu cya Edomu, Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Aroni agomba gupfa agasanga ba sekuru. Nta bwo azinjira mu gihugu nahaye Abayisraheli kuko mwasuzuguye ijwi ryanjye igihe cya ya mazi ya Meriba. Jyana rero Aroni n’umuhungu we Eleyazari, mujye ku musozi wa Hori. Ufate imyambaro ye y’umuherezabitambo uyambike umuhungu we Eleyazari. Aho ni ho Aroni azagwa.» Musa akora nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, maze mu maso y’imbaga yose bazamuka ku musozi wa Hori. Musa yambura Aroni imyenda ye ayambika Eleyazari umuhungu we. Aroni arapfa, agwa aho mu mpinga y’umusozi. Birangiye, Musa na Eleyazari baramanuka bava ku musozi. Imbaga yose ibona ko Aroni yapfuye, nuko umuryango wa Israheli wose umara iminsi mirongo itatu umuririra. Umwami wa Aradi, Umukanahani wari utuye muri Negevu, amenya ko Abayisraheli baturutse mu nzira y’ahitwa Atarimu, maze araza arabarwanya, anabafatamo imfungwa. Nuko Abayisraheli bakorera imbere y’Uhoraho uyu muhigo, bati «Niba wemeye kutwegurira bariya bantu, imigi yabo tuzayizimya.» Uhoraho yumva ijwi ry’Abayisraheli, maze abegurira Abakanahani. Abayisraheli babarimburana n’imigi yabo barabazimya. Aho hantu bahita izina rya Horima, risobanura ngo ’Irimburwa’. Bava hafi y’umusozi wa Hori, bafata inzira iva ku nyanja y’urufunzo, bakagenda bakikira igihugu cya Edomu. Ariko imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane. Imbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira. Abayisraheli baragenda bashinga ingando ahitwa Ovoti, bahavuye bajya kugandika ahitwa Iye-Avarimu mu butayu bw’iburasirazuba ahateganye na Mowabu. Bavuye aho bajya kugandika ku nkombe yo hakurya y’uruzi rwa Arunoni ruturuka mu butayu, rukanyura mu gihugu cy’Abahemori. Urwo ruzi rwa Arunoni ni rwo koko rugabanya Mowabu n’Abahemori. Ni yo mpamvu byanditswe mu Gitabo cy’Intambara z’Uhoraho ngo: «... Uruzi rwa Wahebu yo muri Sufa, n’imigezi yarwo; uruzi rwa Arunoni n’imigezi yarwo, zitemba zigana mu ntara ya Ari, ni zo kandi ziri mu rugabano rwa Mowabu.» Bavuyeyo, bagera ahitwa i Beri ari byo kuvuga ’Iriba’. Aho kandi ni ho Uhoraho yabwiriye Musa, ati «Koranya imbaga yose maze nyihe amazi.» Nuko Abayisraheli batera iyi ndirimbo, bati «Amazi ari mu iriba nadudubize! Maze muvuze impundu Iriba ryafukuwe n’abatware, rigacukurwa n’abanyacyubahiro bo mu muryango, bakoresheje inkoni zabo z’ubutegetsi, n’utubando twabo.»... Bavuye mu butayu bajya i Matana; bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli; bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti, barenze Bamoti batungukira ku kibaya kiri mu nsi y’umusozi wa Mowabu. Impinga y’umusozi wa Pisiga iri ahirengeye, uyiriho abona ubutayu bwose. Abayisraheli bohereza intumwa kwa Sihoni, umwami w’Abahemori, kumubwira ziti «Duhe inzira mu gihugu cyawe. Igihe tuzaba tugeze iwawe, tuzaboneza umuhanda mugari, twoye gutandukira ngo tukugire mu mirima cyangwa mu mizabibu. Nta n’ubwo tuzanywa amazi yo mu mariba yawe.» Ariko Sihoni yanga ko Abayisraheli bamunyurira mu gihugu. Ndetse ahita ahuruza ingabo ze zose zijya mu butayu, maze zishinga ibirindiro imbere ya Israheli. Sihoni yigira ahitwa Yahashi, aba ariho ashoreza intambara. Abayisraheli babiraramo, babamarira ku bugi bw’inkota, maze igihugu cya Sihoni baracyigabiza. Icyo gihugu cyavaga ku ruzi rwa Arunoni, kikagera ku rwa Yaboki. Cyakoraga no ku rugabano rwa bene Hamoni rwari rurinzwe n’ingabo z’intwari cyane. Abayisraheli bigabiza iyo migi yose y’Abahemori, barayitura. Umugi wa Heshiboni n’iyindi yari hafi aho yose barayikwiza. Heshiboni rero yari umurwa wa Sihoni, umwami w’Abahemori; naho Sihoni akaba ari we warwanije umwami wa Mowabu wabanjirije uwategekaga icyo gihe, amunyaga igihugu cye cyose cyageraga ku ruzi rwa Arunoni. Aho ni ho abasizi bakurije iki gisigo ngo: «Muze i Heshiboni! Hongere hubakwe, umugi wa Sihoni usubirane! Ikibatsi cy’umuriro cyaturutse i Heshiboni, ibishashi byawo bitwika Ari yo muri Mowabu, bitsemba abahinza bo mu mpinga ya Arunoni. Wowe, Mowabu, amakuba yakugarije! Murapfuye, bantu ba Kemoshi! Abahungu babo bagizwe impunzi, naho abakobwa babo bagizwe iminyago y’umwami Sihoni w’Umuhemori! Twabarashe imyambi; tuva Heshiboni dutsemba byose tugera Divoni; intara yose igera Nofa, turayogoza tugera Madaba.» Abayisraheli rero batura mu gihugu cy’Abahemori. Musa yohereza abantu gutata umugi wa Yazeri, baragenda bigabiza ako karere kose, maze Musa amenesha Abahemori bahabaga. Hanyuma, barahindukira baterera umuhanda ugana mu gihugu cya Bashani. Ogi, Umwami w’icyo gihugu, asohokana n’ingabo ze zose, agira ngo basakiranire ahitwa Edereyi. Uhoraho abwira Musa, ati «Ntutinye! Ndamukugabije, we n’abantu be n’igihugu cye cyose. Uzamugirira ibyo wakoreye Sihoni umwami w’Abahemori wari uganje i Heshiboni.» Abayisraheli baramutsinda, we n’abahungu be, n’abaturage be bose, ntihagira n’umwe ucika ku icumu; igihugu cyabo barakigabiza. Abayisraheli barahaguruka, bajya gushinga amahema mu bibaya bya Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko. Balaki, mwene Sipori, yibonera ibyo Abayisraheli bari bakoreye Abahemori byose. Abamowabu babonye uwo muryango ari munini, barumirwa, ubwoba burabataha. Ni ko kubwira abakuru b’i Madiyani bati «Iriya mbaga y’abantu noneho igiye kuturishuza impande zose, nk’uko ikimasa kirishaguza ubwatsi mu rwuri.» Muri icyo gihe Balaki, mwene Sipori, ni we wari umwami wa Mowabu. Yohereza intumwa mu gihugu cye kavukire ari cyo Petori yo hafi y’uruzi, maze zijya guhuruza Balamu mwene Bewori zivuga ziti «Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye. Rwose ndakwinginze ngwino ubamvumire kuko jye bandusha amaboko; ahari nazashobora kubaganza, nkanabirukana mu gihugu cyanjye. Kandi ndabizi, uwo uhaye umugisha aba ahirwa, naho uwo uvumye aba ikivume.» Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Madiyani bashyira nzira, bagenda bitwaje ingemu yo guhemba wa mupfumu. Bageze kwa Balamu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki. Balamu arababwira ati «Nimurare hano, nzabasubiza ejo, nkurikije nanjye uko Uhoraho aza kumbwira.» Bityo abanyacyubahiro b’i Mowabu barara kwa Balamu. Imana isanga Balamu iramubaza iti «Bariya bantu bari iwawe ni ba nde?» Balamu abwira Imana, ati «Balaki mwene Sipori, Umwami wa Mowabu, yantumyeho agira ati ’Dore hari abantu bavuye mu Misiri, none buzuye isi yose. Ngwino rero ubamvumire, wenda ahari nazashobora kubarwanya maze nkabirukana’.» Imana ibwira Balamu, iti «Ntuzajyane na bo, kandi ntuzavume uriya muryango kuko wahawe umugisha.» Bukeye, Balamu arabyuka maze abwira ba banyacyubahiro ba Balaki, ati «Nimwisubirire mu gihugu cyanyu; Uhoraho yanze kundeka ngo njyane namwe.» Abanyacyubahiro ba Mowabu barahaguruka, basubira kwa Balaki, baramubwira bati «Balamu yanze ko tuzana.» Ariko Balaki we arongera yohereza abandi banyacyubahiro barushaga aba mbere ubwinshi n’agaciro. Bageze kwa Balamu baramubwira bati «Dore uko Balaki mwene Sipori avuze, ngo ’Rwose gira impuhwe, wikwanga kuza iwanjye! Nuza, nzaguhemba bishimishije, kandi nzagukorera icyo uzashaka cyose. Rwose ngwino umvumire bariya bantu.’» Balamu asubiza abagaragu ba Balaki, ati «N’aho Balaki yampa feza yose na zahabu yose bishobora kuzura inzu ye, nta kintu na gito nakora nyuranije n’itegeko ry’Uhoraho Imana yanjye. Namwe iri joro murare aha, maze muze kumva icyo Uhoraho ambwira.» Nijoro, Imana isanga Balamu iramubwira iti «Niba bariya bantu baje kuguhuruza, haguruka mujyane. Ariko uzakora icyo nzakubwira cyonyine.» Bukeye mu gitondo, Balamu arabyuka, yegura indogobe ye, nuko ajyana na ba banyacyubahiro b’i Mowabu. Ariko Imana ibonye agiye irarakara. Igihe yari mu nzira, yicaye ku ndogobe ye kandi aherekejwe n’abagaragu be babiri, Umumalayika w’Uhoraho amwitambika imbere kugira ngo amubuze inzira. Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho yabambiye inzira, afite inkota irabagirana, iraberereka ijya kwicira mu mirima. Balamu na we akubita ya ndogobe kugira ngo ayicyamure igaruke mu nzira. Noneho, Umumalayika w’Uhoraho ahagarara mu muhora wacaga hagati y’inkuta ebyiri zari zizitiye imirima y’imizabibu. Indogobe ibonye umumalayika w’Uhoraho yisunga urukuta, maze irutsikamiriraho ikirenge cya shebuja. Nuko Balamu arongera arayikubita. Umumalayika w’Uhoraho abatanga imbere, ahagarara mu nzira y’imfungane ku buryo nta ho umuntu yabererekera ngo ajye iburyo cyangwa ibumoso. Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho, noneho iragandara. Balamu wari uyiriho ararakara, atangira kuyihondaguza inkoni. Uhoraho avugisha ya ndogobe, maze ibwira Balamu, iti «Nagutwaye iki kugira ngo unkubite incuro eshatu zose?» Balamu asubiza ya ndogobe, ati «Ni uko unsuzugura uko wishakiye! Ubu iyo ngira inkota mu kiganza, nahitaga nkwica!» Indogobe iramubwira iti «Nta bwo se ndi indogobe yawe wagendeyeho kuva kera? Hari ubwo se nari nsanganywe iyi ngeso yo kugusuzugura ntya?» Balamu arasubiza ati «Oya.» Uhoraho afungura amaso ya Balamu, maze abona Umumalayika we ahagaze mu nzira, afite inkota irabagirana mu kiganza. Nuko Balamu arunama yubika umutwe ku butaka. Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Ni kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Urabibona, ni jyewe waje kukubambira inzira, kuko uko mbibona, uru rugendo urimo ntirufashe. Indogobe yambonye, inyitaza incuro eshatu zose. Iyo itaza kumpunga, mba nagutsinze aho, naho yo nkayirekera ubuzima bwayo.» Balamu abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Nacumuye kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze imbere yanjye mu nzira. None rero niba uru rugendo rutakunyuze, ndasubira iwanjye.» Ariko umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Jyana na bariya bantu, ariko uzavuga ijambo nzakubwira ryonyine.» Nuko Balamu ajyana n’abanyacyubahiro ba Balaki. Balaki yumvise ko Balamu yaje, aza kumusanganirira ku mupaka w’igihugu cye, ahitwa Iri-Mowabu, hafi y’umugezi wa Arunoni. Balaki aramubwira ati «Ese abantu nohereje kuguhamagara ntibari bahagije? Ni kuki se utari waraje? Ese wabonaga ntashobora kukwakirana icyubahiro?» Balamu asubiza Balaki, ati «Ndabishimye nageze iwawe, ariko se ndaza gushobora kugira icyo mvuga? Amagambo Uhoraho aza kumbwira, ni yo yonyine ndi buvuge.» Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-Hushoti. Balaki atura igitambo cy’amatungo yose, maze ayohererezaho imigabane Balamu n’abanyacyubahiro bari bamuherekeje. Bukeye mu gitondo, Balaki azamukana Balamu i Bamoti-Behali, aho bashoboraga kubona igice kimwe cy’imbaga y’Abayisraheli. Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi.» Balaki akora ibyo Balamu yamusabye, maze bombi batura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro. Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigireyo, ahari Uhoraho yansanga. Amagambo ari bumbwire ayo ari yo yose, ndayakumenyesha.» Nuko Balamu afata inzira aragenda, maze Imana imusanze, arayibwira ati «Nubakishije intambiro ndwi, kandi ntura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.» Uhoraho amaze kubwira Balamu ibyo aza kuvuga, amwohereza agira ati «Ngaho subira kwa Balaki, umubwire utyo.» Balamu yasubiye kwa Balaki, asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Balamu na we abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Balaki yampubuye muri Aramu, umwami wa Mowabu antumaho mu misozi y’iburasirazuba, ngo ninze nshore umuvumo mu bana ba Yakobo, maze Abayisraheli mbambike umugayo. Navuma nte uwo Imana itavumye? Uwo Uhoraho atigeze agaya, namwambika umugayo nte? Iyo ndebeye hejuru y’urutare, ngatera ijisho ndi mu mpinga y’imisozi, nsanga ari umuryango udasa n’iyindi, ntashyira mu mubare w’amahanga yandi. Ni nde washobora kubara abuzukuru ba Yakobo, akabarura imbaga nyamwinshi y’Abayisraheli? Icyampa nanjye ngapfa nk’intungane, indunduro yanjye ikazasa n’iyabo!» Balaki abwira Balamu, ati «Wangenje ute? Narakuzanye ngo uvume ababisha banjye, none dore ahubwo urabasakazamo imigisha!» Balamu aramusubiza ati «Nta bwo se uzi ko iyo mbumbuye umunwa, mba ngomba kuvuga ibyo Uhoraho yambwiye byonyine?» Balaki arongera ati «Ngwino nkwereke aho tujya ushobore kureba neza iriya mbaga. Mbere wayibonaga igice, ariko nuhagera, urashobora kuyibona yose, maze uyimvumire!» Amujyana ahantu hitaruye, mu mpinga y’umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro. Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigire hariya ntegereze... » Uhoraho aza imbere ya Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga, nuko amwohereza agira ati «Ngaho sanga Balaki, umubwire utyo.» Balamu asanga Balaki, wari uhagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Balaki aramubaza ati «Uhoraho yakubwiye iki?» Nuko Balamu abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Balaki, haguruka wumve! Wowe, mwene Sipori, ntega amatwi! Imana si umuntu ngo irabeshya, si mwene Adamu ngo irisubiraho. Yavuga icyo itazakora se? Ijambo yavuze se ryapfa guhera aho? Nujuje umuhango wo gutanga umugisha, ubwo kandi ari Uhoraho wawitangiye, jyewe sinasubizayo. Nta cyorezo wasanga mu nzu ya Yakobo, mu nzu ya Israheli ntihajya harangwa umubabaro. Uhoraho, Imana ye, ihorana na we, iwe havuga impundu z’umwami. Imana yamukuye mu Misiri; imbaraga ze ni nk’iz’imbogo. Mu nzu ya Yakobo ntihakavugwe indagu, mu nzu ya Israheli ntihakarangwe ubupfumu. Iyo igihe kigeze, Imana ni yo ivugana na Yakobo, ari we Israheli, ikamubwira ibikorwa byayo. Dore umuryango uhingutse nk’igihanyaswa, ukaba uhagurutse nk’intare. Ntiryama itamazeho umuhigo wayo, kandi itanyoye amaraso y’icyo yishe. Balaki abwira Balamu, ati «Niba wanze kubavuma, wikomeza rero kubaha umugisha.» Balamu aramusubiza ati «Ese sinari nakubwiye ko nkora ibyo Uhoraho ambwira byose?» Balaki abwira Balamu, ati «Ngwino nkujyane ahandi hantu, ahari Imana yakwemera ko umvumira uriya muryango.» Nuko Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, umusozi witaruye ubutayu. Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, maze untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume arindwi.» Balaki akora ibyo Balamu yamubwiye, maze atura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro. Balamu abona ko Uhoraho yishimiye guha umugisha Abayisraheli, maze ntiyongera kwivuna abaririza icyo Uhoraho ashaka, ahubwo arahindukira yirebera mu butayu. Balamu yubuye amaso, abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure, arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho, akabona ibyo Uhoraho amweretse, maze yaba yatwawe mu Mana, amaso ye agafunguka! Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza, kimwe n’ingando zawe, Israheli; ameze nk’amazi atemba ava mu isumo, ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi, ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho, cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi. Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe. Imana yamwikuriye mu Misiri afite imbaraga nk’iz’imbogo. Azayogoza amahanga y’ababisha, abakonyagure amagufa, abahamye imyambi ye. Aca bugufi, akabyagira nk’intare: ni nde wabyutsa iyo nyamaswa y’inkazi? Arahirwa uzaguha umugisha, kandi uzakuvuma na we azabe ikivume!» Balaki arakarira Balamu, maze akubita agatoki ku kandi avuga ati «Naguhamagariye kumvumira ababisha, none dore bubaye ubwa gatatu ubasenderezaho imigisha! Niba ari ibyo byawe, genda usubire mu gihugu cyawe! Nari nemeye kuguhemba bishimishije, none dore Uhoraho arabikuvukije.» Balamu asubiza Balaki, ati «Nta bwo se nari nabwiye intumwa wanyoherereje nti ’N’aho Balaki yampa feza na zahabu byakuzura inzu ye, sinshobora guca ku itegeko ry’Uhoraho ngo mpamagare ikibi cyangwa icyiza ku bushake bwanjye! Nzavuga icyo Uhoraho azambwira.’ None rero ubu ndagiye, nsubiye mu banjye. Ariko igira hino, nkubwire uko uriya muryango uzagenzereza uwawe mu gihe kiri imbere.» Nuko abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza, amagambo y’Imana ni jyewe abwirwa kandi ntunze ubwenge nahawe n’Umushoborabyose. Iyo nsenze cyane ngatwarwa, amaso yanjye agafunguka, ndangamira ibyo Ushoborabyose anyeretse: ibizaba ndabyiyumvira, nyamara si ibya vuba, ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi: mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami izamenagura imitwe y’abatuye Mowabu, inatsembe bene Seti bose. Edomu izatsindwa, inyagwe; nayo Seyiri, ababisha bazayigabiza. Israheli igiye kugaragaza imbaraga zayo! Mu nzu ya Yakobo hazaduka umutware uzatsemba ababisha basigaye mu mugi wabo. Balamu arongera areba Abamaleki, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Amaleki ni igihangange mu mahanga, ariko amaherezo yayo ni ukurimburwa.» Arongera areba Abakeniti, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati «Amazu yawe arakomeye, n’icyari cyawe cyubatse ku rutare. Ariko Kayini azakongorwa n’indimi z’umuriro, nibishyira kera Ashuru ibagire imfungwa.» Arongera ahanurira muri iki gisigo, agira ati «Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka ukuboko kw’Uhoraho? Dore amato araje avuye i Kitimu... Abanzi bazakandamiza Ashuru na Eberi; ariko na bo ubwabo imbere yabo hari imanga.» Birangiye Balamu arigendera asubira mu gihugu cye, Balaki na we anyura inzira ye, arataha. Israheli igeze i Shitimu irahatura, maze rubanda batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu. Abo bakobwa babatumiye mu bitambo by’imana zabo, maze rubanda baragenda baraharira, banapfukamira za mana zabo. Bityo Abayisraheli bishyira mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori, maze Uhoraho arabarakarira cyane. Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Fata abatware b’umuryango bose, ubamanike ku biti imbere y’Uhoraho, ahateganye n’izuba. Bityo umujinya Uhoraho afitiye Abayisraheli uzahosha.» Musa abwira abacamanza ba Israheli, ati «Buri wese muri mwe yice abo mu bantu be bishyize mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori!» Icyo gihe babona umwe mu Bayisraheli azanye umukobwa w’Umumadiyanikazi maze amugeza mu bavandimwe be rwagati. Yamutunguye ku mugaragaro imbere ya Musa n’abandi Bayisraheli, ubwo bariho baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni abibonye, ahaguruka mu ikoraniro yitwaje icumu mu ntoki, abakurikirana mu mbere z’ihema ryabo. Agezemo abatera rya cumu, bombi rirabahinguranya. Nyuma y’ibyo, icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza Abayisraheli kirahosha. Abahitanywe n’icyo cyorezo bari 24000. Uhoraho abwira Musa, ati «Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni, yahanaguye umujinya nari mfitiye Abayisraheli. Yerekaniye hagati yabo ko yagize ishyari mu kigwi cyanjye. Ni yo mpamvu ntaganjwe n’uburakari nari mfite, ngo ndimbure Abayisraheli. None rero umumenyeshe ko ngiranye na we amasezerano azamubera isoko y’amahoro. Ayo masezerano nyagiranye na we hamwe n’abazagukomokaho, kandi ni yo azabahesha kuba abaherezabitambo ubuziraherezo, kuko yagaragaje ishyaka afitiye Imana ye, bityo agakorera ku Bayisraheli umuhango wo kubakiza icyaha.» Umuyisraheli wicanywe na wa mukobwa w’Umumadiyanikazi yitwaga Zimiri mwene Salu, akaba ndetse yari n’umutware w’inzu imwe mu muryango wa Simewoni. Uwo mugore w’Umumadiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi, akaba mwene Suru na we wari umutware w’inzu imwe mu miryango ya Madiyani. Uhoraho abwira Musa, ati «Nimutere Abamadiyani maze mubarimbure. Barabasembuye babashyiraho n’uburyarya bwinshi, igihe mukurikira imana y’i Pewori, mukanacyura mushiki wabo Kozibi, umukobwa w’umutware w’i Madiyani, wiciwe muri cya cyorezo cy’i Pewori.» Nyuma y’icyo cyorezo, Uhoraho abwira Musa n’umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni, ati «Mukore ibarura ry’imbaga y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, mubarure abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga, kandi bashoboye gutabara mu mitwe y’ingabo ya Israheli.» Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babibwirira Abayisraheli mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko, bagira bati «Nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, tugiye kubarura abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga.» Dore imiryango y’Abayisraheli yari yaravuye mu Misiri: Rubeni ni we mfura ya Israheli. Bene Rubeni ni Hanoki sekuruza w’Abahanoki, Palawu sekuruza w’Abapalawu, Hesironi sekuruza w’Abahesironi, na Karumi sekuruza w’Abakarumi. Abo ni bo bari bagize amazu yo kwa Rubeni. Bose hamwe bari abantu 43,730. Abakomokaga kuri Palawu, ni Eliyabu n’abahungu be Nemuweli, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu abo, ni bamwe bahagarariraga imbaga, maze baza kwivumbura kuri Musa na Aroni. Bari bafatanije n’abayoboke ba Kore, igihe biteruraga kuri Uhoraho. Icyo gihe isi yiciyemo urwobo, ibamirana na Kore, abantu be barapfa, maze n’umuriro uyogoza abagabo magana abiri na mirongo itanu. Ibyo byabereye abandi Bayisraheli urugero. Abahungu ba Kore bo ariko nta bwo bapfuye. Bene Simewoni, ukurikije amazu yabo ni aba: Nemuweli sekuruza w’Abanemuweli; Yamini sekuruza w’Abayamini; Yakini sekuruza w’Abayakini; Zerahi sekuruza w’Abazerahi, na Shawuli sekuruza w’Abashawuli. Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Simewoni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 22,200. Bene Gadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Sefoni sekuruza w’Abasefoni; Hagi sekuruza w’Abahagi; Shuni sekuruza w’Abashuni, Ozini sekuruza w’Abahozini; Eri sekuruza w’Abaheri; Arodi sekuruza w’Abarodi; n’Areli sekuruza w’Abareli. Ayo ni yo yari amazu y’abahungu ba Gadi. Abantu bari bayarimo bageraga ku 40,500. Abahungu ba Yuda bitwaga Eri na Onani, ari na bo bapfiriye mu gihugu cya Kanahani. Bene Yuda, ukurikije amazu yabo, ni aba: Shela sekuruza w’Abashela; Peresi sekuruza w’Abaperesi; Zerahi sekuruza w’Abazerahi. Bene Peresi ni aba: Hesironi sekuruza w’Abahesironi; na Hamuli sekuruza w’Abahamuli. Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Yuda. Abantu bari bayarimo bageraga ku 76,500. Bene Isakari, ukurikije amazu yabo ni aba: Tola sekuruza w’Abatola; Puwa sekuruza w’Abapuni; Yashuvi sekuruza w’Abashuvi; na Shimuroni sekuruza w’Abashimuroni. Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Isakari. Abantu bari bayarimo bageraga ku 64,300. Bene Zabuloni, ukurikije amazu yabo ni aba: Seredi sekuruza w’Abaseredi; Eloni sekuruza w’Abaheloni; na Yahaleli sekuruza w’Abayahaleli. Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Zabuloni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 60,500. Bene Yozefu ni Manase na Efurayimu. Kwa Manase hari Abamakiri bakomokaga kuri Makiri. Makiri uwo yabyaye Gilihadi ari we sekuruza w’Abagilihadi. Bene Gilihadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Yezeri sekuruza w’Abayezeri; Heleki sekuruza w’Abaheleki; n’Aziriyeli sekuruza w’Abaziriyeli; Shekemu sekuruza w’Abashekemu; Shemida sekuruza w’Abashemida; Heferi sekuruza w’Abaheferi. Selofehadi mwene Heferi nta muhungu yabyaye, yasize abakobwa gusa; bakitwa Mahila, Nowa, Hagila, Milika na Tirisa. Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Manase. Abantu bari bayarimo bageraga ku 52,700. Bene Efurayimu, ukurikije amazu yabo ni aba: Shutelahi sekuruza w’Abashutelahi; Bekeri sekuruza w’Ababekeri; na Tahani sekuruza w’Abatahani. Umuhungu wa Shuletahi ni Erani sekuruza w’Abaherani. Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Efurayimu. Abari bayarimo bageraga ku 32,500. Ngabo rero abakomokaga kuri Yozefu uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bene Benyamini, ukurikije amazu yabo ni aba: Bela sekuruza w’Ababela; Ashibeli sekuruza w’Abashibeli; Ahiramu sekuruza w’Abahiramu; Shefufamu sekuruza w’Abashefufamu; na Hufamu sekuruza w’Abahufamu. Bene Bela ni Aridi sekuruza w’Ababaridi, na Namani sekuruza w’Abanamani. Ngabo rero abakomokaga mu muryango wa Benyamini uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose bari bageze ku 45,600. Umuryango wa Dani wari ugizwe n’amazu y’Abashuhamu bakomokaga kuri Shuhamu. Abo ni bo bakomokaga mu muryango wa Dani uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose hamwe bageraga ku 64,400. Bene Asheri, ukurikije amazu yabo ni aba: Yimuna sekuruza w’inzu ya Yimuna; Yishwi sekuruza w’Abayishwi; na Beriya sekuruza w’Ababeriya. Bene Beriya ni Heberi sekuruza w’Abaheberi, na Malikiyeli sekuruza w’Abamalikiyeli. Umukobwa wa Asheri we yitwaga Serahi. Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Asheri. Abantu bari bayarimo bageraga ku 53,400. Bene Nefutali, ukurikije amazu yabo ni aba: Yahiseli sekuruza w’Abayahiseli; Guni sekuruza w’Abaguni; Yeseri sekuruza w’Abayeseri; na Shilemu sekuruza w’Abashilemu. Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Nefutali uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose hamwe bari 45,400. Umubare w’Abayisraheli bose hamwe wageraga ku 601.730. Uhoraho abwira Musa, ati «Igihugu muzakigabanya aya mazu, maze imigabane irutane mukurikije umubare w’abantu bari muri buri nzu. Inzu irimo abantu benshi, izahabwa umugabane munini, naho irimo bake ihabwe umugabane muto. Buri nzu muzayihe umugabane mukurikije abantu itunze. Ariko rero mu kugabanya igihugu, muzakoreshe ubufindo gusa. Bazabona imigabane bakurikije umubare w’abantu bari mu mazu yabo yo kwa sekuru. Kugira ngo bamenye aho bagomba guha amazu afite abantu benshi n’afite abantu bake, bazakoreshe ubufindo, ni bwo buzemeza neza umugabane wa buri nzu. Dore umubare w’Abalevi bose uko bagiye babarurwa mu mazu yabo: Abagerishoni bakomokaga kuri Gerishoni; Abakehati bakomokaga kuri Kehati, naho Abamerari bagakomoka kuri Merari. Amazu yo kwa Levi ni aya: inzu y’Abalivini, iy’Abaheburoni, iy’Abamahili, iy’Abamushi, n’iy’Abakore. Kehati yabyaye Amuramu. Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi ari we mukobwa Levi yabyaranye n’umugore we mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu. Aroni na we yabyaye Nadabu, Avihu, Eleyazari na Itamari. Nadabu na Avihu ni bamwe barimbutse kubera ko bari bamurikiye Uhoraho ibyotezo bitamukwiye. Babaze kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, basanga umubare w’Abalevi b’igitsina gabo ugeze ku 23,000. Ni byo koko nta bwo babaruriwe hamwe n’abandi Bayisraheli kuko nta mugabane bigeze bahabwa muri bo. Abo ni bo Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babaruye mu gihe cy’ibarura ryabereye mu bibaya bya Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko. Nta n’umwe wari usigaye wo muri ba bandi Musa n’umuherezabitambo Aroni babaruye igihe cy’ibarura ry’Abayisraheli ryabereye mu butayu bwa Sinayi. Nk’uko Uhoraho yari yarababwiye ko bazagwa mu butayu, koko nta n’umwe waharokotse uretse Kalebu mwene Yefune, na Yozuwe mwene Nuni. Selofehadi yari umuhungu wa Heferi mwene Gilihadi wa Makiri mwene Manase. Abakobwa be bitwaga Mahila, Nowa, Hogila, Milika na Tirsa; bakaba kandi abo mu nzu yo kwa Manase. Abo bakobwa rero bagiye imbere ya Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’abatware b’imiryango n’ikoraniro ryose bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze barabaza bati «Data utubyara yaguye mu butayu. Ariko yazize ibyaha bye bwite, ntiyari muri ba bayoboke ba Kore biteruye kuri Uhoraho. Cyakora nta muhungu yigeze abyara. None se izina ry’umubyeyi wacu rizasibangane mu muryango we ngo ni uko atabyaye abahungu? Natwe nimuduhe isambu nk’uko mwayihaye ba data wacu. Icyo kibazo cyabo rero Musa agishyikiriza Uhoraho. Maze Uhoraho abwira Musa, ati «Abakobwa ba Selofehadi baravuga ukuri. Uzabahe umugabane w’isambu nk’uko wayihaye ba se wabo, bityo bazaba bahawe umurage wa se wababyaye. Kandi Abayisraheli ubabwire uti ’Umugabo napfa nta muhungu asize, ibye bizajya bihabwa umukobwa we. Niba nta mukobwa yigeze, ibye bizahabwa abavandimwe be. Niba nta bavandimwe yigeze, bizahabwa ba se wabo. Niba kandi se w’uwo mugabo nta bavandimwe yari afite, bizahabwa mwene wabo uri hafi mu nzu ye. Uwo ni we uzabyegukana.’ Nk’uko Uhoraho yabibwiye Musa, ibyo bizabera Abayisraheli itegeko rigenga irangiza ry’imanza.» Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka ujye muri iriya misozi ya Avarimu, maze witegereze igihugu nahaye Abayisraheli. Uzakireba, hanyuma nawe upfe usange abasokuruza bawe nk’uko Aroni yabasanze. Impamvu y’ibyo ni uko mwansuzuguriye mu butayu bwa Sini, igihe imbaga yanshakagaho urwiyenzo. Nabategetse kugaragaza ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli, muvubura amazi mu rutare, nyamara musuzugura ijambo ryanjye.» Ayo mazi ni ya yandi y’i Meriba ya Kadeshi mu butayu bwa Sini. Nuko Musa abwira Uhoraho, ati «Uhoraho, Imana, yo iha umwuka ikiremwa cyose, niyihitiremo umuntu uzayobora imbaga, akayirangaza imbere mu igenda no mu igaruka. Bityo imbaga y’Imana ntizaba nk’intama zitagira umushumba.» Uhoraho asubiza Musa, ati «Fata Yozuwe mwene Nuni; ni umugabo wahawe umwuka w’Imana. Uzamuramburireho ikiganza, umushyikirize umuherezabitambo Eleyazari n’imbaga yose, maze umuhere ubutware imbere yabo. Uzamuhe umugabane ku butegetsi bwawe, kugira ngo imbaga yose y’Abayisraheli ijye imwumvira. Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.» Musa agenza uko Uhoraho yari yamutegetse, maze afata Yozuwe amushyikiriza umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’imbaga yose. Musa amurambikaho ibiganza, maze amuha gutwara mu mwanya we nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Muzanzanire, mu gihe cyateganijwe, amaturo yanjye n’ibiribwa bifite impumuro yurura. Uzababwire kandi uti ’Dore ibiribwa muzamurikira Uhoraho: buri munsi, muzazana abana b’intama babiri, batagira inenge, bo guturwaho igitambo gitwikwa gihoraho. Umwana w’intama umwe uzaturwa mu gitondo, undi uturwe nimugoroba mu kabwibwi. Ibyo bizaherekezwa n’ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta arongoroye y’imizeti isekuye. Ni igitambo gitwikwa kandi gihoraho, nk’uko cyaturwaga ku musozi wa Sinayi, kigizwe n’ibiribwa by’impumuro yurura Uhoraho. Ku gitambo giseswa, giherekeje umwana w’intama wa mbere, muzatura Uhoraho mu Ngoro ye, muzakoreshe kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi ihiye. Umwana w’intama wa kabiri, uzaturwa nimugoroba mu kabwibwi. Ituro n’igitambo giseswa bizawuherekeza, bizaba ari bimwe n’ibya mu gitondo. Ibyo bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Ku munsi wa Sabato, muzatura abana b’intama babiri batagira inenge, hamwe n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta, n’igitambo giseswa cyategetswe. Icyo ni igitambo gitwikwa cyo kuri Sabato; kandi kikiyongera buri Sabato ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi. Mu ntangiriro ya buri kwezi, muzamurikira Uhoraho igitambo gitwikwa: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, kandi ayo matungo yose akazaba atagira inenge. Kuri buri kimasa, muzazana ituro ry’utwibo dutatu tw’ifu ivugishijwe amavuta, ku isekurume y’intama muzazane ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta, kuri buri mwana w’intama na ho, muzane ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe amavuta. Ni igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, ni ibiribwa by’Uhoraho. Ibitambo biseswa byategetswe ni ibi: kimwe cya kabiri cy’akabindi ka divayi kuri buri kimasa, kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi kuri buri sekurume y’intama, na kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi kuri buri mwana w’intama. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa cyo ku mboneko z’ukwezi, muzajya mugitura mu ntangiriro y’amezi yose y’umwaka. Byongeye kandi muzatura Uhoraho isekurume y’ihene ho igitambo cy’impongano y’icyaha. Izaturwa, maze yiyongere ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi. Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, muzizihiza Pasika yo guhesha Uhoraho icyubahiro. Umunsi wa cumi na gatanu w’uko kwezi, ni umunsi w’ibirori. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Ku munsi wa mbere, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Dore ibiribwa bitwikwa muzatura Uhoraho: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atagira inenge. Ibyo byose bizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, naho kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri. Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. Muzongereho kandi isekurume y’ihene ituweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ubahanaguraho icyaha. Ibyo byose bizakorwa bisanga cya gitambo gitwikwa cya mu gitondo, ari na cyo gitambo gitwikwa gihoraho. Buri munsi muri cya gihe cy’iminsi irindwi, muzatura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Muzabitura bisanga cya gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi. Ku munsi wa karindwi muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Ku munsi w’umuganura, nimumurikira Uhoraho ituro ry’umusaruro w’uwo mwaka, muzagire iteraniro ritagatifu, kandi ntihazagire umurimo unaniza mukora. Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, byose biherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, no kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri tw’ifu. Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. Muzongeraho kandi n’isekurume y’ihene yo gukora umuhango ubahanaguraho icyaha. Ibyo byose bizaturanwa n’ibitambo biseswa, bize bisanga igitambo gihoraho n’ituro rigiherekeza; muzahitamo amatungo atagira inenge. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu. Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atarangwaho inenge. Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri. Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. Muzongeraho kandi isekurume y’ihene iturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ukibahanaguraho. Ibyo byose bizaza byiyongera ku maturo y’ibitambo bitwikwa, ari igihoraho, ari n’icy’uwa mbere wa buri kwezi, hamwe n’ibitambo biseswa bibiherekeza nk’uko imihango yabyo ibiteganya. Ibyo bitambo byose, bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu. Muzasibe kurya, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atarangwaho inenge. Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri. Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga buri gihe akebo kamwe k’ifu. Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha yo ku munsi mukuru w’imbabazi, ku gitambo gitwikwa gihoraho n’ituro ryacyo, hamwe n’ibitambo biseswa bigiherekeza. Ku munsi wa cumi na gatatu w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Muzahimbaza Uhoraho, mumukorere itambagira ry’iminsi irindwi. Uhoraho muzamutureho igitambo gitwikwa ibi biribwa bifite impumuro yurura: ibimasa cumi na bitatu, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. Icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri, naho kuri buri mwana w’intama mutange buri gihe akebo kamwe k’ifu. Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kabiri: ibimasa cumi na bibiri, amasekurume abiri y’intama, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatatu: ibimasa cumi na kimwe, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kane: ibimasa cumi, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatanu: ibimasa icyenda, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatandatu: ibimasa munani, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa karindwi: ibimasa birindwi, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama. Muzongereho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Ku munsi wa munani, ni ho muzasoza umunsi mukuru wanyu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Ibiribwa bikurikira muzabitura Uhoraho ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, abana barindwi b’intama b’umwaka umwe; ayo matungo yose akazaba atagira inenge. Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe ku kimasa, ku isekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama. Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza. Ibyo ni byo muzatura Uhoraho ku minsi yabiteganirijwe. Bizaza bisanga kandi ibitambo by’imihigo yanyu, ibyo mwituriye ku bushake bwanyu, ibitambo bitwikwa, amaturo y’ifu, ibitambo biseswa hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.» Musa abwira Abayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. Musa abwira abatware b’amazu ya Israheli, ati «Dore itegeko Uhoraho yatanze: Umuntu nagirira Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza mu ndahiro, ntazanyuranye n’ijambo rye. Ahubwo azubahirize muri byose amasezerano yamuvuye mu kanwa. Igihe umukobwa w’inkumi ukiri kwa se agiriye Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza ku giti cye, iyo se amenye ko yakoze ayo masezerano cyangwa ko hari icyo yiyemeje ku giti cye, ntagire icyo amubwira, byose bizahama. Ariko umunsi se yabimenye akamubuza, iyo mihigo ye n’ibyo yiyemeje ku giti cye, byose bizaba bisheshwe. Uhoraho azamubabarira kuko se azaba yamubujije. Uwo mukobwa kandi ashobora kurongorwa akirangwaho iyo mihigo hamwe n’ibyo yiyemeje ku ijambo ryavuye mu kanwa ke. Umugabo we iyo abimenye ntagire icyo amubwira kuri uwo munsi, umuhigo we n’ibyo yiyemeje byose ku giti cye bikomeza guhama. Ariko umugabo we namubuza ku munsi yabimenyeyeho, uwo muhigo hamwe n’ibyo yiyemeje byose ku ijambo rivuye mu kanwa ke, bizaba bisheshwe. Uhoraho na we azamubabarira. Cyakora, umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’umugore wirukanywe mu nzu, uzahama uko azaba yawiyemeje kose. Ariko uwo muhigo nawugirira mu nzu y’umugabo we, akagira icyo yiyemeza ku ndahiro, hanyuma umugabo yabimenya ntagire icyo avuga ngo amubuze, ayo masezerano ye yose azahama. Ariko umugabo we niyiyemeza kuyasesa ku munsi yayamenyeyeho, amagambo y’uwo mugore yerekeye umuhigo n’andi masezerano yose, azaba impfabusa. Kuko umugabo we azaba yayasheshe, Uhoraho azababarira uwo mugore. Ari umuhigo cyangwa indahiro umugore yiyemeje akanabisibirira, umugabo we ni we uzabiha ishingiro cyangwa akabisesa. Uwo mugabo natagira icyo avuga kugera bukeye, iyo mihigo y’umugore hamwe n’ayo masezerano ye, azaba abihaye guhama. Azaba abihaye ishingiro kuko nta cyo azaba yabivuzeho ku munsi yabimenye. Ariko umugabo niyiyemeza kubisesa nyuma y’umunsi yabibwiweho, ni we uzabazwa icyaha cy’umugore we.» Ayo ni yo mategeko Uhoraho yabwiye Musa. Yerekeye umugabo n’umugore we, kimwe n’umugabo n’umukobwa we w’inkumi ukiri iwabo. Uhoraho abwira Musa, ati «Ugomba guhorera Abayisraheli inabi Abamadiyani babagiriye. Ibyo nubirangiza, uzapfa usange ba sokuru.» Musa ni ko kubwira imbaga, ati «Muri mwe nihagire abagabo bategura intwaro zabo, maze bajye ku rugamba. Bazatera igihugu cya Madiyani kugira ngo bahorere Uhoraho. Imiryango ya Israheli yose izatabara, umwe ugende wohereza ku rugamba abagabo igihumbi.» Mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli, batoranyije abantu igihumbi muri buri muryango. Abari bakereye gutabara bose hamwe rero bari abagabo ibihumbi cumi na bibiri. Uko bari bavuye muri buri muryango ari ibihumbi, Musa abohereza ku rugamba. Bajyana n’umuherezabitambo Pinehasi mwene Eleyazari, wari utwaye ibikoresho bitagatifu n’impanda zo kuvuzwa. Nuko batera igihugu cya Madiyani, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, maze bica abagabo bose. Bishe kandi n’abami batanu ba Madiyani ari bo: Ewi, Rekemu, Suri, Huri na Reva. Barongera bicisha inkota Balamu mwene Bewori. Abayisraheli bagira imfungwa abagore b’i Madiyani hamwe n’abana babo; babanyaga amatungo yabo yose hamwe n’ibyabo byose. Batwika imigi yose yari ituwe n’Abamadiyani n’ingando zabo zose. Nuko bacyura iminyago yose, ari iy’abantu ari n’iy’amatungo. Izo mfungwa zari zafatiwe mu ntambara hamwe n’iminyago yose, babimurikira Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli. Ibyo byose babijyana mu ngando yari mu bibaya bya Mowabu bikikije Yorudani iteganye na Yeriko. Musa, n’umuherezabitambo Eleyazari, hamwe n’abatware b’ikoraniro bose barasohoka, bajya kubasanganira hanze y’ingando. Musa arakarira abatware b’ingabo bari bavuye muri icyo gitero, agira ati «Mwishe abandi musiga abagore! Kandi ari bo, mu gihe cya Balamu, batumye Abayisraheli batatira Uhoraho bakishyira mu maboko y’ikigirwamana cy’i Pewori, maze icyorezo kikayogoza ikoraniro ry’Uhoraho! None rero nimwice abana b’abahungu bose n’abagore bose bigeze kuryamana n’umugabo. Ariko abana b’abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, mubakomeze, mubagire abanyu. Naho mwebwe, mu gihe cy’iminsi irindwi, muzarara hanze y’ingando. Mwebwe mwese abishe umuntu cyangwa mugakora intumbi, muzakora umuhango wo kwisukura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Abagore b’imfungwa mwazanye, na bo bazagenza batyo. Ubundi kandi, ibitambo byose, ibintu bikozwe mu ruhu byose, ibikozwe mu bwoya bw’ihene byose, n’ibikoresho bibajwe mu giti byose, muzabikoreraho umuhango wo kubisukura.» Umuherezabitambo Eleyazari abwira ingabo zari zaragiye ku rugamba, ati «Dore amabwiriza y’itegeko Uhoraho yahaye Musa: zahabu, feza, umuringa, n’andi moko yose y’ibyuma bidashongeshwa n’umuriro, muzabiwushyiramo kugira ngo mubisukure. Muri uwo muhango kandi, muzakoresha n’amazi y’icyuhagiro. Naho ibintu bishobora gutwikwa n’umuriro, muzabisukuza amazi. Muzamesa kandi imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, bityo mube musukuwe. Nyuma y’ibyo muzasubira mu ngando.» Uhoraho abwira Musa, ati «Wowe ubwawe, n’umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’abatware b’imiryango y’ikoraniro, mubare ibyafashweho iminyago byose, ari abantu, ari n’amatungo. Iminyago uzayigabanya ingabo zagiye ku rugamba, n’ikoraniro ryose. Ku byo uzaha ingabo zitabarutse, uzagabanyeho ituro ry’Uhoraho ku buryo bukurikira: ku mfungwa magana atanu, imwe izaba iy’Uhoraho; no ku matungo magana atanu, ari ibimasa, ari indogobe, ari n’amatungo magufi, rimwe rizaba iry’Uhoraho. Ibyo uzabifata ku mugabane wabo, ubihe Eleyazari umuherezabitambo, ribe ari ryo turo bagomba guha Uhoraho. Ku mugabane w’abandi Bayisraheli, naho uzafata kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa, ku bimasa, ku ndogobe no ku yandi matungo yose, maze ugihe Abalevi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.» Musa n’umuherezabitambo Eleyazari, bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. Ibyari bisigaye ku minyago yazanywe n’ingabo zagiye ku rugamba, ni ibi: amatungo magufi 675.000, amatungo meremare 72,000, n’indogobe 61,000. Abantu, ni ukuvuga abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, bari 32,000. Kimwe cya kabiri cyahawe ingabo zari zagiye ku rugamba cyari kigizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, ariko muri yo 675 yatanzweho ituro ry’Uhoraho; ibimasa 36,000, ariko muri byo 72 bitangwaho ituro ry’Uhoraho; indogobe 30,500, ariko muri zo 61 zitangwaho ituro ry’Uhoraho; n’abakobwa 16,000, bagabanyijweho 32 babatura Uhoraho. Iryo turo ry’Uhoraho Musa yari yagabanyije ku minyago, yarihaye umuherezabitambo Eleyazari, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. Naho umugabane wahawe Abayisraheli, ari na wo Musa yagabanyije ku minyago y’ingabo zivuye ku rugamba, wari ugizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, ibimasa 36,000, indogobe 30,500, n’abantu 16,000. Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, ku mugabane w’Abayisraheli, Musa afataho kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa no ku matungo, maze agiha Abalevi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho. Abari bagabye imitwe y’ingabo ku rugamba, abagengagihumbi n’abagengajana, begera Musa, maze baramubwira bati «Abagaragu bawe babaze ingabo tuyobora basanga nta n’umwe ubuzemo. Ni yo mpamvu rero tuzaniye Uhoraho ituro ryacu, kugira ngo mu maso ye, dukore umuhango uhanagura icyaha ku bantu bacu. Twazanye rero ibintu byose bikoze muri zahabu buri muntu yasahuye: imiringa yo ku maboko, impeta z’amoko yose, amahelena yo ku matwi, hamwe n’imikufi.» Musa n’umuherezabitambo Eleyazari bakira iyo mitako yose ya zahabu yazanywe n’abatware b’ingabo. Zahabu yose yatuwe n’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero yapimaga amasikeli 16,750. Ingabo zo zari zasahuye buri muntu ku giti cye. Musa n’umuherezabitambo Eleyazari rero, bakira iyo zahabu y’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero bayijyana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mu maso y’Uhoraho, ibere Abayisraheli urwibutso. Bene Rubeni na bene Gadi bari bafite amashyo y’amatungo menshi cyane. Barebye igihugu cya Yazeri n’icya Gilihadi, basanga iyo ntara irimo urwuri rwiza rw’ayo matungo yabo. Bene Rubeni na bene Gadi basanga Musa, n’umuherezabitambo Eleyazari, n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Ataroti, Divoni, Yazeri, Nimura, Heshiboni, Eleyale, Sevamu, Nebo na Bewoni, iyo ntara Uhoraho yatsindiye imbaga y’Abayisraheli, ni igihugu kibereye ubworozi bw’amatungo. Kandi rero urabizi, twe abagaragu bawe, dufite amashyo. Turakwinginze rero ngo kiriya gihugu ukiduheho umugabane twebwe abagaragu bawe, maze woye kutwambutsa Yorudani.» Ariko Musa asubiza bene Gadi na bene Rubeni, ati «Ngaho rero! Abavandimwe banyu bagiye ku rugamba, namwe ngo mwisigarire hano! Ni kuki mushaka guca intege abandi Bayisraheli ngo boye kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye? Ni nk’uko kandi abasokuruza banyu babigenje igihe twari i Kadeshi-Barineya, nkabohereza gutata igihugu basezeranijwe. Barazamutse bagera mu kibaya cya Eshikoli, maze bareba icyo gihugu. Mu kugaruka, baje baca intege Abayisraheli, bababuza kwinjira mu gihugu Uhoraho yabasezeranije. Kuri uwo munsi Uhoraho yararakaye cyane, maze arahira agira ati ’Bariya bantu bavuye mu Misiri, bakaba bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kuko banze kunkurikira, bazapfa batabonye igihugu nasezeranije Abrahamu, Izaki na Yakobo.’ Abarokotse muri abo ni Kalebu mwene Yefune w’Umukenisi, na Yozuwe mwene Nuni, kuko bari bakurikiye Uhoraho nta gushidikanya. Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, maze ababungagiza mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza ubwo abari bakoze ibitamunyuze bose bashaje bagashira. None rero namwe, bwoko bw’abanyabyaha, mugiye kugenza nka ba so, mukururire Israheli yose uburakari bw’Uhoraho! By’ukuri, nimwanga kumukurikira, azahamisha Israheli muri ubu butayu, muzabe ari mwe mpamvu y’ukurimbuka k’uyu muryango.» Baramwegera, maze baramubwira bati «Tugiye kubaka hano ibiraro by’amashyo y’intama zacu, twubake n’imigi y’abana bacu. Naho twebwe tuzihutira gufata intwaro tugende imbere y’Abayisraheli kugeza ubwo na bo tuzaba tumaze kubinjiza iwabo. Abana bacu bazasigara hano mu migi y’intavogerwa, aho batazaterwa n’abaturage b’iki gihugu. Nta bwo tuzagaruka mu mazu yacu mbere y’uko buri Muyisraheli wese agira umunani we. Ariko ntituzagabana na bo igihugu kiri hakurya ya Yorudani, twebwe umunani wacu uherereye hano, iburasirazuba bwa Yorudani.» Musa arabasubiza ati «Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro imbere y’Uhoraho, mukajya ku rugamba, ingabo zanyu zikambuka Yorudani kugeza ubwo Uhoraho azirukana imbere ye abanzi be bose, maze mukazahindukira ari uko icyo gihugu cyaganjwe, nta cyo muzabazwa imbere y’Uhoraho n’imbere ya Israheli, kandi iki gihugu kizaba umugabane wanyu. Ariko nimutagenza mutyo, muzaba mucumuriye Uhoraho; kandi mumenye ko icyaha cyanyu cyabakurikirana. Nimwubake imigi y’abana banyu n’ibiraro by’intama zanyu, ariko ijambo ryavuye mu munwa wanyu muzaryubahirize.» Bene Gadi na bene Rubeni babwira Musa, bati «Twebwe abagaragu bawe, tuzubahiriza neza amategeko ya databuja. Abagore n’abana bacu, amashyo yacu n’amatungo yacu yose, bizasigara hano mu migi ya Gilihadi. Naho twebwe abagaragu bawe, abakereye itabaro, tuzashoza urugamba imbere y’Uhoraho, nk’uko databuja abivuze.» Iby’abo bantu rero, Musa abishinga umuherezabitambo Eleyazari, na Yozuwe mwene Nuni, hamwe n’abatware b’imiryango ya Israheli. Yarababwiye ati «Bene Gadi na bene Rubeni nibafata intwaro mukambukana Yorudani, bakajya ku rugamba, nimumara kuganza kiriya gihugu, muzabahe intara ya Gilihadi ho umugabane. Ariko nibadafata intwaro hamwe namwe, bazahabwa umugabane wabo hagati yanyu mu gihugu cya Kanahani.» Bene Gadi na bene Rubeni barasubiza bati «Tuzakora ibyo Uhoraho yabwiye abagaragu bawe. Twebwe ubwacu, tuzafata intwaro tujye mu gihugu cya Kanahani imbere y’Uhoraho, kandi umugabane wacu uzaba uyu wo hakuno ya Yorudani.» Igihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori, icya Ogi umwami wa Bashani, imigi yabyo n’intara ziyegereye, byose Musa abyegurira bene Gadi, bene Rubeni, n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase mwene Yozefu. Bene Gadi bubaka bundi bushya imigi ya Divoni, Ataroti, Aroweri, AtirotiShofani, Yazeri, Yogiboha, Beti-Nimura, na Beti-Harani. Iyo migi barayubatse barayikomeza, bubaka n’ibiraro by’amatungo yabo. Bene Rubeni bubaka bundi bushya imigi ya Heshiboni, Eleyale, Kiriyatayimu, Nebo, Behali-Mewoni na Sivima. Uretse Sivima, amazina y’iyo migi yose bubatse bundi bushya barayahinduye bayita ayandi mashyashya. Bene Makiri, umuhungu wa Manase, bagiye muri Gilihadi, icyo gihugu barakigabiza, bakirukanamo Abahemori bari bagituye. Nuko Gilihadi, Musa ayiha Makiri mwene Manase, arahatura. Yayiri mwene Manase aragenda yigabiza umugi wa Kenati n’iyindi mito iwukikije, maze awitirira izina rye Novahi. Dore indaro Abayisraheli baraye igihe basohotse mu Misiri n’ingabo zabo, bayobowe na Musa na Aroni. Ku itegeko ry’Uhoraho Musa yagiye yandika ahantu bageraga bakahatinda, nyuma bakaza kuhava. Dore rero ahantu bagiye bahagarara, cyangwa bakahaca ingando. Bahagurutse i Ramusesi ku munsi wa cumi na gatanu w’ukwezi kwa mbere. Hari bukeye bwa Pasika, ubwo Abayisraheli basohokaga nta nkomyi, mu maso y’Abanyamisiri bose. Icyo gihe Abanyamisiri barimo bahamba abantu babo Uhoraho yari yishe kugira ngo ahinyuze imana zabo. Abo bishwe ni abari bavutse uburiza bose. Abayisraheli bahagurutse i Ramusesi bajya gushinga ingando i Sukoti. Bahagurutse i Sukoti, bajya gushinga ingando ahitwa Etamu ku rubibi rw’ubutayu. Bahagurutse ahitwa Etamu bagaruka kuri Pi-Hahiroti, ahateganye na Behali-Sefoni, bashinga ingando imbere ya Migidoli. Bahagurutse imbere ya Hahiroti, bambuka inyanja, bagera mu butayu bwa Etamu; nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu bashinga ingando i Mara. Bahagurutse i Mara bagera ahitwa Elimu hari amasoko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi; aho ni ho bashinze ingando. Bahagurutse i Elimu, bashinga ingando hafi y’inyanja y’Urufunzo. Bahagurutse hafi y’inyanja y’Urufunzo, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini. Bahagurutse mu butayu bwa Sini, bajya gushinga ingando i Dofuka. Bahagurutse i Dofuka bajya gushinga ingando ahitwa Alushi. Bahagurutse Alushi, bajya gushinga ingando i Refidimi, hamwe umuryango wageze ukabura amazi yo kunywa. Bahagurutse i Refifimu, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sinayi. Bahagurutse mu butayu bwa Sinayi bajya gushinga ingando i Kiviroti-Tawa. Bahagurutse i Kiviroti-Tawa bajya gushinga ingando i Haseroti. Bahagurutse i Haseroti, bajya gushinga ingando i Ritima. Bahagurutse i Ritima bajya gushinga ingando i Rimoni-Peresi. Bahagurutse i Rimoni-Peresi bajya gushinga ingando i Livina. Bahagurutse i Livina, bajya gushinga ingando i Risa. Bahagurutse i Risa, bajya gushinga ingando i Kehelata. Bahagurutse i Kehelata, bajya gushinga ingando ku musozi wa Sheferi. Bahagurutse ku musozi wa Sheferi, bajya gushinga ingando i Harada. Bahagurutse i Harada, bajya gushinga ingando i Makeheloti. Bahagurutse i Makeheloti, bajya gushinga ingando i Tahati. Bahagurutse i Tahati, bajya gushinga ingando i Terahi. Bahagurutse i Terahi, bajya gushinga ingando i Mitika. Bahagurutse i Mitika, bajya gushinga ingando i Hashimona. Bahagurutse i Hashimona, bajya gushinga ingando i Moseroti. Bahagurutse i Moseroti, bajya gushinga ingando i Bene-Yakani. Bahagurutse i Bene-Yakani, bajya gushinga ingando i Hori-Gidigadi. Bahagurutse i Hori-Gidigadi, bajya gushinga ingando i Yotivata. Bahagurutse i Yotivata, bajya gushinga ingando ahitwa Avirona. Bahagurutse Avirona, bajya gushinga ingando ahitwa Esiyoni-Geberi. Bahagurutse Esiyoni-Geberi, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini ahitwa Kadeshi. Bahagurutse i Kadeshi, bajya gushinga ingando ku musozi wa Hori, ku rubibi rw’igihugu cya Edomu. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Abayisraheli bamaze imyaka mirongo ine bimutse mu Misiri, umuherezabitambo Aroni nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, aterera umusozi wa Hori arahapfira. Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n’itatu ubwo yagwaga ku musozi wa Hori. Icyo gihe ni ho Aradi umwami w’Abakanahani wari utuye muri Negevu, yamenye ko Abayisraheli baje bamusatira. Bahagurutse ku musozi wa Hori, bajya gushinga ingando i Salumona. Bahagurutse i Salumona, bajya gushinga ingando i Punoni. Bahagurutse i Punoni bajya gushinga ingando ahitwa Ovoti. Bahagurutse Ovoti bajya gushinga ingando ahitwa Iye-Avarimu, ku rubibi rwa Mowabu. Bahagurutse Iye-Avarimu bajya gushinga ingando i Divoni-Gadi. Bahagurutse i Divoni-Gadi, bajya gushinga ingando ahitwa Alunoni-Divilatayima. Bahagurutse Alunoni-Divilitayima, bajya gushinga ingando mu misozi ya Avarimu, aharebana na Nebo. Bahagurutse mu misozi ya Avarimu, bajya gushinga ingando mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko. Ku nkombe ya Yorudani, bahashinga ingando zavaga i Beti-Heshimoti ahitwa AveliShitimu mu bibaya bya Mowabu. Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kwambuka Yorudani mukajya muri Kanahani, muzirukane imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu. Ari ibigirwamana babaje mu mabuye, ari amashusho bacuze mu byuma bashongesha, hamwe n’amasengero yabo y’ahirengeye, byose muzabisenye mubikureho. Icyo gihugu muzakigabize mugiture, kuko ari mwe ngihaye ngo mugitunge. Muzakigabanya imiryango yanyu mukoresheje ubufindo. Umuryango urimo abantu benshi uzahabwa umugabane munini, naho urimo bake na wo uhabwe umugabane muto. Buri muntu azahabwa umugabane w’aho ubufindo buzerekana, kandi muzagabane mukurikije imiryango yanyu yo kwa ba sokuru. Ariko nimutirukana abaturage bo muri icyo gihugu, abo muzareka muri bo, bazababera nk’uruhehe rubarya mu maso cyangwa amahwa abahanda mu mbavu. Icyo gihugu muzatura bazakibajujubyamo, ndetse n’ibyo nari natekereje gukorera abo ngabo ni mwebwe nzabigirira.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzategeka Abayisraheli: Mugiye kwinjira muri Kanahani, icyo ni cyo gihugu mwahaweho umugabane; imbibi zacyo ziteye zitya. Mu majyepfo, urubibi rwanyu ruturuka mu butayu bwa Sinayi rugakurikira umupaka w’igihugu cya Edomu. Iburasirazuba, urubibi rwanyu ruva ku mpera y’inyanja y’Umunyu, rukigobya mu majyepfo y’umuzamuko w’Akarabimu, rugaca i Sini, maze rugahinguka i Kadeshi-Barineya. Rukongera rukerekeza i Hasari-Adari, rugaca ahitwa Asimoni, maze rukiheta rugana mu mugezi wa Misiri, aho ruhurira n’inyanja. Iburengerazuba ho, inyanja nini ni yo izababera urubibi. Urwo ni rwo rubibi rwanyu iburengerazuba. Mu majyaruguru, muzashinge imbago z’urubibi rwanyu muhereye ku Nyanja Nini, mugeze ku musozi wa Hori. Nimuhava, mukomeze i LeboHamati, n’i Sedadi, mugane i Zifironi, maze muhagararire i Hasari-Eyinani. Urwo ni rwo rubibi rwanyu rwo mu majyaruguru. Iburasirazuba, muzashinga imbago z’urubibi rwanyu guhera i Hasari-Eyinani kugera i Shefami, mumanuke kuri Rivila iburasirazuba bwa Ayini, maze mukomeze mugere ku misozi iri mu burasirazuba bw’Inyanja ya Kinereti, mwongere mugere kuri Yorudani, muze guhagararira ku Nyanja y’Umunyu. Icyo ni cyo gihugu cyanyu n’imbibi zacyo zigikikije.» Musa aha Abayisraheli amabwiriza, agira ati «Icyo ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo. Ni igihugu Uhoraho yategetse ko gihabwa imiryango icyenda hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase. Koko rero, umuryango wa bene Gadi n’uwa bene Rubeni hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase, bari bahawe umugabane wabo. Iyo miryango ibiri n’icyo gice cy’umuryango bahawe umugabane wabo hakurya ya Yorudani iburasirazuba, ahateganye na Yeriko.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore amazina y’abazabagabanya igihugu: ni umuherezabitambo Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni. Muri buri muryango kandi muzatoremo umuntu uzagabanya igihugu. Dore rero amazina y’abo bantu: mu muryango wa Yuda ni Kalebu mwene Yefune. Mu muryango wa bene Simewoni, ni Shemuyeli mwene Amihudi. Mu muryango wa Benyamini, ni Elidadi mwene Kisiloni. Mu muryango wa bene Dani, uwatowe ni Buki mwene Yogili. Kwa bene Yozefu, mu muryango wa bene Manase, uwatowe ni Haniyeli mwene Efodi; mu muryango wa bene Efurayimu, uwatowe ni Kemuyeli mwene Shifutani. Mu muryango wa bene Zabuloni, uwatowe ni Elisafani mwene Parinaki. Mu muryango wa bene Isakari, uwatowe ni Palitiyeli mwene Azani. Mu muryango wa bene Asheri, uwatowe ni Ahihudi mwene Shelomi. Mu muryango wa bene Nefutali, uwatowe ni Pedaheli mwene Amihudi.» Abo ni bo bagabo Uhoraho yategetse gukwiza Abayisraheli imigabane mu gihugu cya Kanahani. Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu hafi ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati «Tegeka Abayisraheli ko ku mugabane wabo, bahaho Abalevi imigi yo guturamo. Muzabahe kandi n’imirima ikikije iyo migi. Iyo migi muzabaha bazayituramo, naho iyo mirima bazayishyiramo ibikoresho byabo, banaragiremo amatungo yabo yose. Imirima ikikije iyo migi muzaha Abalevi, izaba ituruka ku rukuta rw’umugi, igere mu mikono igihumbi impande zose. Muzaturuka inyuma y’umugi, mu ruhande rw’iburasirazuba mupime imikono ibihumbi bibiri, mu majyepfo mupime ibihumbi bibiri, mu burengerazuba naho mupime imikono ibihumbi bibiri. Ubwo umugi muzaba muwugoteye hagati. Iyo ni yo mirima izaba ikikije imigi Abalevi bazahabwa. Mu migi izahabwa Abalevi, itandatu muri yo, izaba iy’ubugingo kugira ngo abicanyi bajye bahahungira. Muzongeraho kandi n’indi migi mirongo ine n’ibiri; ni ukuvuga ko imigi izegurirwa Abalevi yose hamwe izaba mirongo ine n’umunani. Buri mugi kandi, uzajyana n’imirima yawo. Muri iryo tanga ry’imigi y’Abayisraheli, umuryango ufite myinshi muzawake myinshi, ufite mike muwake mike. Buri muryango uzaha Abalevi imigi, mu kigereranyo cy’umugabane uzaba wegukanye.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli. Uti ’Nimumara kwambuka Yorudani mujya mu gihugu cya Kanahani, muzatoranye imigi izababera iy’ubuhungiro. Umuntu uzaba yishe undi atabigize nkana, azajya ahahungira. Iyo migi izababera ubuhungiro kugira ngo murokoke. Umwicanyi ntazicwe mbere yuko acirirwa urubanza imbere y’ikoraniro. Muri iyo migi itandatu y’ubuhungiro, itatu muzayitoranye hakurya ya Yorudani, naho yindi itatu muyitoranye mu gihugu cya Kanahani. Iyo migi izababera iy’ubuhungiro. Iyo migi itandatu izaba iy’ubuhungiro bw’Abayisraheli, n’abasuhuke babarimo, kimwe n’umushyitsi uzabagenderera. Umuntu wese uzica undi atabigize nkana, azajya ahahungira. Umuntu uzicisha icyitwa icyuma cyose, azaba abaye umwicanyi; na we agomba kwicwa. Uzica undi ari uko yamuteye ibuye, azaba ari umwicanyi; na we agomba kwicwa. N’uzica undi ari uko yamuteye umujugujugu; na we azagomba kwicwa. Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura. Umuntu uzahutaza undi abigiranye urwango, akagira se icyo amutera abigiranye ubugome, cyangwa akamukubita abigiranye urwango, maze akamwica, uwo uzaba yakubise, na we azicwe, kuko ari umwicanyi. Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura. Ariko hari ubwo yashobora kugira ibyago agahutaza undi nta rwango, akagira icyo amutera nta bugome, cyangwa akamuhamya ibuye rikamwica atamubonye. Niba yabigize nta rugomo, nta n’inabi amwifuriza, ikoraniro rizaca urubanza rikurikije aya mategeko, maze rikiranure uwishe n’ugomba guhora. Uwo azaba yishe, ikoraniro rizamukura mu maso y’ugomba guhora, maze rimusubize aho yari yaracikiye mu mugi w’ubuhungiro. Azawugumamo kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru wakoreweho umuhango wo gusigwa amavuta matagatifu. Ariko uwo mwicanyi nasohoka mu mugi w’ubuhungiro, maze ugomba guhora akamusanga hanze yawo akamwica, nta cyaha azaba akoze. Uwo mwicanyi rero azaguma mu mugi w’ubuhungiro bwe kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru. Niyumva ngo yapfuye, azabone gusubira mu isambu ye. Aho muzatura hose, iryo rizababere itegeko rigenga irangiza ry’imanza, uko ibisekuruza bizagenda bisimburana. Mu manza z’ubwicanyi zose, umwicanyi azicwe ari uko ashinjwa n’abagabo babiri nibura. Ntihazagire uwo mucira urubanza rwo gupfa ashinjwa n’umuntu umwe gusa. Ntimuzemere ikiguzi cyo gucungura ubuzima bw’umwicanyi ukwiye urupfu; ahubwo muzamwice. Ntimuzemere ikiguzi kugira ngo mumureke acikire mu mugi w’ubuhungiro, cyangwa ngo agaruke mu gihugu cy’iwabo umuherezabitambo mukuru atarapfa. Ntimuzanduze igihugu muzaba murimo; koko rero, amaraso ni ikintu cyanduza igihugu. Kandi nta we ushobora guhanagura amaraso yamenetse mu gihugu, adakoresheje ay’uwayakimennyemo. Ntuzanduze igihugu mutuyemo. Ndi Uhoraho, kandi ubwanjye ntuye mu Bayisraheli rwagati.» Nuko abatware b’inzu ya bene Gilihadi, mwene Makiri umuhungu wa Manase, wo mu muryango wa bene Yozefu, baza imbere ya Musa n’imbere y’abatware b’imiryango ya Israheli, baravuga bati «Uhoraho yategetse databuja kugabanya Abayisraheli igihugu akoresheje ubufindo. Umunani w’umuvandimwe wacu Selofehadi, Uhoraho yategetse databuja ko uzahabwa abakobwa be. Nibaramuka rero barongowe n’umugabo wo mu wundi muryango w’Abayisraheli, umunani wabo uzavanwa ku uwo twahawe na ba data, maze wongerwe ku uwabo mu muryango bazashyingirwamo. Umwaka wa yubile nugera muri Israheli, umunani wabo uzakurwa burundu ku wa ba data, maze wongerwe ku uwo mu muryango bazashakamo.» Ku itegeko ry’Uhoraho, Musa aha Abayisraheli amabwiriza akurikira, agira ati «Abahungu bo mu muryango wa Yozefu baravuga ukuri. Dore rero itegeko ry’Uhoraho ku kibazo cyerekeye abakobwa ba Selofehadi. Bazashake umugabo bikundiye; apfa gusa kuba ari uwo mu muryango ufitanye isano na se ubabyara. Bityo buri Muyisraheli azagumana umunani wo mu nzu yo kwa se, hoye kugira umunani uva mu muryango ngo ujye mu wundi. Umukobwa wese uzaragwa umunani w’umwe mu miryango y’Abayisraheli, ntashobora gushaka undi mugabo, uretse uwo mu nzu yo muri uwo muryango wo kwa se. Bityo, buri Muyisraheli wese azatunga umunani wo kwa se. Nta munani uzashobora kuva mu muryango ngo ujye mu wundi, ahubwo buri muryango w’Abayisraheli uzagumana umunani wawo.» Abakobwa ba Selofehadi rero bakurikiza ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. Nuko Mahila, Tirisa, Hogila, Milika, Nowa, mbese abakobwa ba Selofehadi bose, bashyingirwa ku bahungu ba se wabo. Ni ukuvuga ko bashyingiwe rero ku bagabo bakomoka mu mazu ya bene Manase, umuhungu wa Yozefu. Bityo, umunani wabo uguma mu muryango w’inkomoko ya se ubabyara. Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko. Dore amagambo Musa yabwiriye Israheli yose hakurya ya Yorudani, mu butayu, muri Araba, ahateganye na Sufu, hagati ya Parani, Tofeli, Lavani, Haseroti na Di-Zahavu. Kuva kuri Horebu kugera i Kadeshi-Barineya unyuze ku musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine kuva bimutse mu Misiri, Musa ageza ku Bayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubabwira byose. Ubwo yari amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni, no gutsindira ahitwa Edereyi Ogi umwami wa Bashani wari utuye ahitwa Ashitaroti. Nuko, bari hakurya ya Yorudani mu gihugu cya Mowabu, Musa aterura abasobanurira Amategeko ku buryo buteye butya: Turi ku musozi wa Horebu, Uhoraho Imana yacu yaravuze ati «Mumaze igihe kirekire bihagije kuri uyu musozi; none nimuhaguruke, mujye mu misozi y’Abahemori no mu tutere twose tuhegereye, mukwire muri Araba, no ku Misozi, no mu Bisiza, no muri Negevu no ku nkombe y’Inyanja, mu gihugu cya Kanahani no muri Libani, kugera ku Ruzi runini rwa Efurati. Ngicyo igihugu mbagabiye. Nimukijyemo, kibe icyanyu; ni cyo Uhoraho yarahiye kuzaha abakurambere banyu Abrahamu, Izaki na Yakobo, kimwe n’abazabakomokaho.» Icyo gihe narababwiye nti «Sinabasha kubatwara jyenyine! Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none dore muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere. Uhoraho Imana y’abakurambere banyu arabahe kororoka, murute incuro igihumbi uko mungana ubu ngubu, arabahe n’umugisha nk’uko yabibasezeranyije. Ubu se nabasha gutwara jyenyine intimba zanyu, intonganya n’imanza zanyu? Nimushake mu miryango yanyu abantu bitonda, b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, maze mbagire abatware banyu.» Namwe mwaranshubije muti «Ibyo utubwiye gukora ni byiza.» Ni bwo rero ntoranyije abakuru b’imiryango yanyu, abantu b’impuguke kandi b’inararibonye, maze mbagira abatware b’imiryango yanyu: bamwe bagatwara abantu igihumbi, abandi ijana, abandi mirongo itanu, abandi icumi; nongeraho n’abashinzwe kubahiriza amategeko. Icyo gihe nahaye abacamanza banyu amabwiriza ngira nti «Muzajye mwumva ibibazo by’abavandimwe banyu, mucire urubanza rw’intabera umuntu wese ufitanye akantu n’umuvandimwe we cyangwa n’umusuhuke ucumbitse iwe. Mu guca imanza ntimuzagire aho mubogamira, abaciye bugufi n’abakomeye mujye mubumva kimwe; ntimuzagire uwo mutinya, kuko ubucamanza ari ubw’Imana. Nihagira ikibazo kibagora cyane, muzakinshyikirize, nzagikemura.» Icyo gihe rero, mbaha amategeko ku byo mwagombaga gukora byose. Hanyuma twahagurutse i Horebu, twambukiranya bwa butayu bugari kandi buteye ubwoba mwiboneye; dukurikira inzira igana mu misozi y’Abahemori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yari yabidutegetse; nuko tugera i Kadeshi-Barineya. Ndababwira nti «Mugeze mu misozi y’Abahemori Uhoraho Imana yacu aduhaye. Dore Uhoraho Imana yawe akweguriye igihugu. Zamuka, ukigire icyawe nk’uko Uhoraho Imana y’abakurambere bawe yabigusezeranyije. Ntutinye, ngo ucike intege!» Icyo gihe mwese mwaranyegereye, murambwira muti «Reka dutume abatasi batubanzirize, badutatire icyo gihugu, batumenyeshe neza inzira tugomba kuzazamukiramo, n’imigi tuzageramo.» Ibyo narabishimye; maze ntoranya muri mwe abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango. Bashyira nzira, baterera iyo misozi. Bageze mu bikombe bya Eshikoli, barahatata. Basoroma ku mbuto z’icyo gihugu, bahindukiye baraziduha. Badutekerereza n’iby’aho, bagira bati «Igihugu Uhoraho Imana yacu aduhaye ni igihugu cyiza!» Nyamara mwe mwanga kukijyamo, musuzugura ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, mwitotombera mu mahema yanyu muvuga, ngo «Kuba Uhoraho atwanga ni cyo cyatumye atuvana mu gihugu cya Misiri! Ngo kwari ukugira ngo atugabize Abahemori maze baturimbure! Muti ese turazamuka tujya he? Bene wacu baduciye intege batubwira yuko abantu baho badusumbya kure igihagararo n’imbaraga, ko bafite imigi minini kandi ikomeye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru; ndetse twabonyeyo n’Abanaki!» Narababwiye nti «Mwihinda umushyitsi ngo mubatinye! Uhoraho Imana yanyu ubagenda imbere azabarwanirira ubwe, nk’uko yabigenjeje mu Misiri mubyirebera, kandi nk’uko yabigenjeje no mu butayu. Ese nta bwo wiboneye uko Uhoraho Imana yawe yaguhetse nk’uko umuntu aheka umwana we, mu rugendo rwose mwakoze kurinda mugera ino?» Ibyo mwabirenzeho ntimwemera Uhoraho Imana yanyu, kandi ari we wabagendaga imbere akabashakira aho mushinga ingando: nijoro akagenda mu nkingi y’umuriro ngo abereke inzira mucamo, ku manywa akagenda mu gicu. Uhoraho yumvise amagambo mwavugaga, biramurakaza, bituma arahira ati «Ni ukuri, nta n’umwe muri aba bantu, nta n’umwe muri iyi nyoko mbi uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha abakurambere banyu, keretse Kalebu mwene Yefune: uwo we azakibona, kandi we n’urubyaro rwe nzabaha ubutaka yakandagiyeho, kuko igihe cyose yakurikiye Uhoraho ubudahwema.» Nanjye mwatumye Uhoraho andakarira; maze aravuga ati «Nawe ntuzinjiramo! Yozuwe mwene Nuni umufasha wawe, ni we uzinjiramo: uramutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzatuma Abayisraheli bigarurira icyo gihugu. Byongeye, abana banyu mwavugaga ko bazaba ingaruzwamuheto, abana banyu b’ibitambambuga bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, bo bazakinjiramo. Ni bo nzagiha, ni bo bazagifata. Naho mwebwe nimuhindukire musubire mu butayu, mugende mwerekeza ku Nyanja y’Urufunzo.» Mwaranshubije muti «Twacumuriye Uhoraho! Noneho tugiye kuzamuka, turwane nk’uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse.» Ni bwo rero buri wese muri mwe afashe intwaro ze, mwibwira ko guterera ya misozi byoroshye. Ubwo Uhoraho yarantumye ati «Babwire uti ’Ntimuzamuke kandi ntimurwane, kuko tutari kumwe! Nimusigeho, hato mutaneshwa n’abanzi banyu!’» Ibyo narabibabwiye, ariko ntimwumva, musuzugura ijwi ry’Uhoraho; maze kubera kwiyemera, mwiha guterera iyo misozi. Ni bwo Abahemori batuye iyo misozi babasanganije intwaro, babomaho nk’irumbo ry’inzuki; maze barabacocagura, kuva i Seyiri kugera i Horima. Mugarutse, mujya kuririra imbere y’Uhoraho; nyamara Uhoraho ntiyabitaho ngo abatege amatwi. Nuko muguma i Kadeshi igihe kirekire, gihwanye n’icyo mwari mwarahamaze mbere. Nyuma twarahindukiye tujya mu butayu, twerekeza ku nyanja y’Urufunzo nk’uko Uhoraho yari yabimbwiye; tuzenguruka umusozi wa Seyiri, bimara igihe kirekire. Hanyuma Uhoraho yarambwiye ati «Hashize igihe kirekire muzenguruka uyu musozi, none nimuhindukire mugane mu majyaruguru! Ati ha rubanda aya mabwiriza, uti dore mugiye kunyura ku butaka bwa bene wanyu, bene Ezawu batuye muri Seyiri. Bo bazabatinya, ariko rero namwe muzirinde, ntimuzabarwanye; nta cyo nzabaha ku gihugu cyabo, habe n’ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge, kuko umusozi wa Seyiri naweguriye Ezawu. Ibiryo muzarya muzabigure na bo, mubishyure amafeza; ndetse n’amazi yo kunywa, muzemere muyagure na bo mubishyure feza. Kuko Uhoraho Imana yawe yaguhereye umugisha mu byo uzakora byose, yitaye ku rugendo wakoreye muri ubu butayu bugari; dore imyaka ibaye mirongo ine Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, kandi nta cyo wigeze ubura.» Nuko rero tunyura kure ya bene wacu, bene Ezawu batuye muri Seyiri, dukurikira inzira ica muri Araba iturutse mu karere ka Eliyati na Esiyoni-Geberi. Turakimirana, twerekeza mu butayu bwa Mowabu. Maze Uhoraho arambwira ati «Uramenye ntugirire Mowabu urugomo, ntubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cyabo: bene Loti ni bo nahaye umugi wa Ari ngo habe ubukonde bwabo.» – Kera hari hatuye Abahemi, bakaba abantu b’ibihangange, benshi, kandi barebare cyane nk’Abanaki. Kimwe n’Abanaki, babarirwaga mu Barefayimu, ariko Abamowabu bakabita Abahemi. No muri Seyiri kera hari hatuye Abahori, maze bene Ezawu barabasahura, barabamenesha, bityo barahiturira, nk’uko Abayisraheli babigenjeje mu gihugu Uhoraho yabahayeho ubukonde. – Uhoraho ati «Nimugende, mwambuke umugezi wa Zeredi.» Nuko twambuka umubande wa Zeredi. Urugendo twakoze kuva i Kadeshi-Barineya kugeza ubwo twambutse umugezi wa Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani – kugeza ubwo nyine abaturwaniriraga bose icyo gihe basaza bagashira, nk’uko Uhoraho yari yarabirahiye; ndetse n’ukuboko k’Uhoraho kwarabashikamiye, kugira ngo bagabanuke mu ngando zacu, barinda bashira. Urupfu rero rumaze gutsemba muri rubanda abari abatabazi bose icyo gihe, Uhoraho arambwira ati «Uyu munsi wambukiranye igihugu cya Mowabu, unyuze mu mugi wa Ari. Nugera ahateganye na bene Hamoni, uramenye ntubagirire urugomo ngo ubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cya bene Hamoni, kubera ko nacyeguriye bene Loti. – Icyo gihugu cyitirirwaga kandi Abarefayimu, kuko Abarefayimu bari bagituye mbere, Abahamoni bakabita Abazamuzimi: bari abantu b’ibihangange, benshi kandi barebare cyane, mbese nk’Abanaki! Ariko Uhoraho yarabarimbuye ngo babise Abahamoni; nuko barabanyaga, barabazungura. Ni na ko Uhoraho yari yaragiriye bene Ezawu batuye muri Seyiri arimbura Abahori ngo bababise; nuko barabanyaga, barabazungura, kugeza na n’ubu. Byongeye kandi, Abakafutori baturutse i Kafutori, barimbuye Abahawi bari batuye mu nsisiro za Gaza, maze barabazungura —. Nuko Uhoraho ati «Nimuhaguruke mugende, mwambuke umugezi wa Arunoni! Dore nkurekuriye Sihoni Umuhemori, umwami wa Heshiboni, hamwe n’igihugu cye. Tangira ucyigarurire, umutere murwane. Uyu munsi, ndatangira gukangaranya amahanga yose atuye mu nsi y’ijuru, kugira ngo agutinye; abazumva bakuvuga, bazahinda umushyitsi, badagadwe imbere yawe.» Nuko igihe turi mu butayu bwa Kedemoti, ni bwo nohereje intumwa kwa Sihoni umwami wa Heshiboni, mubwira aya magambo y’amahoro, nti «Ndeka nyure mu gihugu cyawe! Nzaca mu nzira nyabagendwa, sinzagana iburyo cyangwa ibumoso; ibiryo bizantunga n’amazi nzanywa, uzabingurishe ku giciro cya feza; undeke gusa nitambukire ku maguru, nk’uko bene Ezawu batuye muri Seyiri na bene Mowabu batuye umugi wa Ari bangenjereje, kugeza igihe nzambukira Yorudani nkagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu yaduhaye.» Nyamara Sihoni umwami wa Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yawe yari yateye umutima we kunangira, ntunabashe gutekereza, kugira ngo uwo munsi amukurekurire. Nuko Uhoraho arambwira ati «Dore nabanje kukurekurira Sihoni hamwe n’igihugu cye; ngaho tangira ucyigarurire.» Sihoni hamwe n’ingabo ze zose badusanganirira i Yahasa, kugira ngo baturwanye. Nuko Uhoraho Imana yacu aramuturekurira, tumwicana n’abahungu be, kimwe n’ingabo ze zose. Icyo gihe dufata imigi ye yose, maze buri mugi tuwutura Imana tuwurimbura: ari abagabo, ari abagore, ari abana, ntitwasiga n’uwakirazira; keretse amatungo yonyine, ni yo twajyananye n’ibyo twasahuye mu migi twari twafashe. Uhereye kuri Aroweri yubatse ku musozi uri hejuru y’umugezi wa Arunoni, ugahera no ku mugi wubatse mu mubande waho, ukagera i Gilihadi, nta mugi n’umwe watunaniye: Uhoraho Imana yacu yari yatweguriye byose. Igihugu cya bene Hamoni ni cyo gusa tutegereye: aho ni inkengero zose z’umugezi wa Yaboki n’imigi yo mu bisozi n’ahandi hantu hose Uhoraho Imana yacu yari yaratubujije. Hanyuma twarahindukiye, tuzamukira mu nzira igana i Bashani, ariko Ogi umwami wa Bashani hamwe n’ingabo ze zose badutegera ahitwa Edereyi kugira ngo baturwanye. Uhoraho rero arambwira ati «Ntutinye, kuko namukurekuriye, we n’ingabo ze zose n’igihugu cye cyose; uzamugire uko wagize Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni.» Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe. Icyo gihe dufata imigi ye yose, ntitwasigaza urusisiro na rumwe. Twafashe akarere kose ka Arugobu ho muri Bashani katwarwaga na Ogi, kari kagizwe n’imigi mirongo itandatu; yose yari ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende, ikagira n’imiryango ikingishijwe inzugi z’ibyuma, tutiriwe tuvuga insisiro nyinshi cyane zo mu byaro. Nuko tuyitura Uhoraho tuyirimbura, nk’uko twari twabigiriye Sihoni umwami wa Heshiboni; buri mugi turawutsemba: ari abagabo, ari abagore, ari abana. Ariko amatungo yose hamwe n’ibyo twasahuye muri iyo migi, tubijyanaho iminyago. Icyo gihe rero, abo bami bombi b’Abahemori tubambura ibihugu byabo biri hakurya ya Yorudani, uhereye ku mugezi wa Arunoni ukagera ku musozi wa Herimoni. Uwo musozi wa Herimoni, abaturage ba Sidoni bawita Siriyoni, naho Abahemori bo bakawita Seniri –. Twari twafashe imigi yose yo ku Murambi, dufata Gilihadi yose, kugera i Salika na Edereyi, imigi yo mu gihugu cya Bashani, cyatwarwaga n’umwami Ogi. – Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –. Nuko icyo gihugu rero turakigarurira. Bene Rubeni na bene Gadi nabahaye igice kimwe cy’imisozi ya Gilihadi hamwe n’imigi yaho, uhereye ku mugi w’Aroweri wubatse hejuru y’umubande wa Arunoni. Igice gisigaye cya Gilihadi hamwe na Bashani yose, ari yo gihugu cy’umwami Ogi, mbigabira igice kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Akarere kose ka Arugobu hamwe na Bashani yose ni byo byitwaga igihugu cy’Abarefayimu. Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri». Makiri, we namuhaye Gilihadi. Bene Rubeni na bene Gadi mbaha akarere gahera kuri Gilihadi kakagera ku mugezi wa Arunoni, uwo mugezi ukaba ari wo uba urubibi; bakagarurwa kandi n’umugezi wa Yaboki, ubagabanya na bene Hamoni. Kandi mbaha Araba – Yorudani iba urugabano – kuva kuri Kinereti kugera ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga, ahagana iburasirazuba. Icyo gihe mbaha aya mabwiriza nti «Ni Uhoraho Imana yanyu wabeguriye iki gihugu. Nti intwari mwese, muzafate intwaro zanyu, mujye imbere y’Abayisraheli bene wanyu, mwambuke Yorudani. Naho abagore banyu, n’abana banyu n’amatungo yanyu byonyine – kandi nzi ko mufite amatungo menshi – bizagume mu migi nabahaye, kuzageza igihe Uhoraho azaha bene wanyu kuruhuka nk’uko namwe yabibahaye, na bo batunge igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye hakurya ya Yorudani; hanyuma muzabone ubugaruka, buri muntu ajye mu bukonde bwe namukebeye.» Icyo gihe Yozuwe na we muha aya mabwiriza, nti «Wiboneye n’amaso yawe ibintu byose Uhoraho Imana yanyu yagiriye ba bami bombi; uko ni ko Uhoraho azagirira ibihugu byose ugiye gusanga hakurya. Ntimubatinye, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubwe ubarwanirira.» Nuko ninginga Uhoraho nti «Uhoraho Mana, watangiye kwereka umugaragu wawe ubuhangange bwawe n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Ese mu ijuru cyangwa ku isi hari indi mana muhwanya ibikorwa n’ububasha? Undeke nambuke ngere hakurya, maze ndebe igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorudani, ndebe iriya misozi myiza, ndebe na Libani!» Ariko kubera mwe, Uhoraho yarandakariye, ntiyanyumva. Uhoraho yarambwiye ati «Uherukire aho! Ntiwongere kugira icyo umbwira kuri ibyo! Zamuka ujye mu mpinga ya Pisiga, uterere amaso iburengerazuba no mu majyaruguru, mu majyepfo no mu burasirazuba; uhitegereze neza, kuko utazambuka Yorudani iyi ngiyi! Ha Yozuwe amabwiriza yawe, umutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzagenda imbere y’iyi mbaga akambuka Yorudani, akaba ari we uzatuma bakukana kiriya gihugu ureba.» Nuko tuguma mu kibaya giteganye na Beti-Pewori. None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire. Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Mwiboneye n’amaso yanyu ibyo Uhoraho yakoreye i Behali-Pewori: abari bayobotse bose Behali y’i Pewori, Uhoraho yabatsembye muri mwe rwagati, nyamara mwebwe abayoboke b’Uhoraho Imana yanyu muracyariho mwese na n’ubu. Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire. Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati «Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke!» Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi? Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe. Wari uhagaze ubwawe imbere y’Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, igihe Uhoraho ambwira ati «Koranyiriza rubanda hafi yanjye, mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kuntinya iminsi yose bazabaho ku isi, no kugira ngo bazabyigishe abana babo.» Uwo munsi mwigiye hafi, muhagarara mu nsi y’umusozi wakaga umuriro, indimi zawo zitumbagira mu kirere, mu mwijima w’ibicu n’uw’ijoro ribuditse. Uhoraho rero abavugisha ari muri uwo muriro rwagati: ijwi ryaravugaga mukaryumva, ariko ntimugire ishusho mubona, mwumvaga ijwi gusa. Ni bwo abatangarije Isezerano rye, rigizwe na ya Mategeko cumi yabahaye ngo muyakurikize, akayandika ku bimanyu bibiri by’amabuye. Maze nanjye Uhoraho antegeka kubigisha amategeko n’imigenzo bye, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire. Mwimenye, mwebwe ubwanyu: nta shusho mwigeze mubona cya gihe Uhoraho yabavugishirije kuri Horebu, ari mu muriro rwagati. Muramenye ntimuzandavure mwiremera ikigirwamana, gikozwe mu ishusho iryo ari ryo ryose: ryaba iry’umugabo cyangwa iry’umugore, ryaba iry’inyamaswa igendera ku butaka cyangwa iry’igisiga kiguruka mu kirere, ryaba iry’igisimba gikururuka hasi, cyangwa se iry’ifi iba mu mazi akikije isi. Uramenye ntuzararame ureba ku ijuru, ngo witegereze izuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, n’ibindi byose bitatse ijuru, maze ngo utwarwe, ubipfukamire ubiramya. Koko rero, ibyo ni ibintu Uhoraho Imana yawe yahaye abantu bose bari mu nsi y’ijuru; ariko mwebwe Uhoraho yarabafashe, abakura mu itanura rishongesha ubutare ari ryo Misiri, kugira ngo mumubere umuryango, ubukonde bwe, nk’uko mumeze ubu ngubu. Hanyuma Uhoraho yarandakariye kubera mwebwe, arahira ko ntazambuka Yorudani, ngo nanjye ngere mu gihugu cyiza Uhoraho Imana yawe aguhayeho umunani. None dore ngiye gupfira muri iki gihugu, ndashoboye kwambuka Yorudani; nyamara mwebwe muzayambuka, mwitungire icyo gihugu cyiza. Muramenye rero ntimuzibagirwe Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ngo mwiremere ikigirwamana gikozwe mu ishusho ry’ikintu icyo ari cyo cyose Uhoraho Imana yawe yakubujije. Koko rero, Uhoraho Imana yawe ni nk’umuriro utsemba; ni Imana ifuha. Numara kugira abana n’abuzukuru, mumaze kuba imbaga irambye muri icyo gihugu, maze mukandavura mwiremera ikigirwamana gikozwe mu kintu icyo ari cyo cyose, mugakora ibibi imbere y’Uhoraho Imana yawe, mukayirakaza, uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo: muzahita murimbuka, mushire mu gihugu mugiye kwegurirwa mumaze kwambuka Yorudani; ntimuzakirambamo, kuko muzarimbukira gushira. Uhoraho azabatatanyiriza mu bindi bihugu, musigare muri bake cyane hagati y’amahanga, aho Uhoraho azaba yabimuriye bunyago. Nimugerayo, muzasenga imana zakozwe n’ibiganza by’abantu: mu biti, mu mabuye, zitabasha kubona no kumva, kurya no guhumurirwa. Ubwo rero uzashakashakire iyo ngiyo Uhoraho Imana yawe; uzamubona kandi numushakashakisha umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. Mu minsi izaza rero, nugera mu kaga, ibyo byose bikakubaho, uzagarukira Uhoraho Imana yawe, maze wumve ijwi rye. Kuko Uhoraho Imana yawe ari Imana igira impuhwe: ntazagutererana, ntazakurimbura buhere, ntazibagirwa Isezerano yagiriye abasokuruza bawe ageretseho indahiro. Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu? Woweho warabyeretswe, kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we. Yaguhaye kumva ijwi rye riturutse mu ijuru kugira ngo akwigishe; ku isi ahakwerekera umuriro we w’inkongi, maze muri uwo muriro rwagati wumva haturutsemo amagambo ye. Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo, maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi kugira ngo yirukane imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, maze akwinjize mu gihugu cyabo, akiguheho umunani, ari byo bibaye none. Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Nuko rero Musa arobanura imigi itatu hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba, kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu wese wishe mugenzi we atabishaka, atabitewe n’uko yari asanzwe amwanga na mbere hose. Bene uwo mwishi nahungira muri umwe muri iyo migi, bazamureke akomeze kubaho. Iyo migi ni iyi: umwe ni Beseri uri mu butayu mu gihugu cy’Imirambi, ukaba uwa bene Rubeni; undi ni Ramoti ho muri Gilihadi, ukaba uwa bene Gadi; uwa gatatu ni Golani ho muri Bashani, ukaba uwa bene Manase. Ngayo amategeko Musa yashyikirije Abayisraheli. Dore amateka, amategeko n’imigenzo Musa yatangarije Abayisraheli ubwo bimukaga mu Misiri, igihe bari bageze hakurya ya Yorudani mu kibaya giteganye na Beti-Pewori, mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni. Musa n’Abayisraheli bari bamutsinze ubwo bimukaga bava mu Misiri, bigarurira igihugu cye hamwe n’icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba. Nuko Abayisraheli bigarurira ibihugu byabo, guhera ku mugi w’Aroweri wubatse ku nkombe y’umugezi w’Arunoni, kugeza ku musozi wa Siyoni ari na yo Herimoni, hamwe n’Araba yose hakurya ya Yorudani mu ruhande rw’iburasirazuba, bikageza ku Nyanja y’Araba iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga. Musa ahamagaza Israheli yose, maze arayibwira ati «Israheli, tega amatwi, wumve amategeko n’amabwiriza nkubwira uyu munsi; muzayige muyafate, kandi mwihatire kuyakurikiza. Uhoraho Imana yacu yagiranye natwe Isezerano kuri Horebu. Si abasokuruza bacu bagiranye n’Uhoraho iryo Sezerano, ahubwo ni twebwe ubwacu abari hano, twe tukiriho ubu ngubu. Uhoraho yivuganiye namwe ubwanyu kuri uwo musozi, ari hagati y’umuriro waka; naho jye icyo gihe nkaba nari mpagaze hagati yanyu n’Uhoraho, kugira ngo mbagezeho ijambo ry’Uhoraho, kuko mwatinyaga umuriro, ntimuzamuke uwo musozi. Yaravuze ati «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe, wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose, cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana, kandi ntuzabiyoboke, kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga. Nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wubahiriza umunsi w’isabato, uwegurire Imana, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari ikimasa cyawe, ari indogobe yawe, ari irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, ari n’umusuhuke waje iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo baruhuke nkawe. Ujye wibuka ko wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagukuzayo imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe: ngicyo igituma Uhoraho Imana yawe yagutegetse kubahiriza umunsi w’isabato. Wubahe so na nyoko nk’uko Uhoraho Imana yabigutegetse, kugira ngo iminsi yawe izarambe, kandi uzanezerwe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ntuzice umuntu. Ntuzasambane. Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu. Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe. Ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe. Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe cyangwa imirima ye, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose. Aya magambo, Uhoraho yayabwiriye ikoraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati y’umuriro waka, mu rwokotsi n’ijoro ribuditse; ayavugisha ijwi rirenga, kandi ntiyagira ikindi yongeraho; ayandika ku bimanyu bibiri by’amabuye, maze arabimpa. Nuko mwumvise ijwi riturutse mu mwijima rwagati, mu kibatsi cy’umuriro gitwikiriye umusozi, abatware banyu bose b’amazu n’abakuru banyu b’imiryango baranyegera, maze bambwira mu izina ryanyu bati «Dore Uhoraho Imana yacu yatweretse ikuzo rye n’ubuhangange bwe, kandi twumvise ijwi rye avugira mu muriro rwagati; uyu munsi twiboneye ko Imana ishobora kuvugisha umuntu kandi ikamureka akabaho! None rero kuki twagomba gupfa dukongowe n’uyu muriro mwinshi? Nidukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, turapfa. Hari umuntu wigeze kumva nkatwe ijwi ry’Imana nzima rivugira mu muriro rwagati maze akagumya kubaho? Reka abe ari wowe wigira hafi kugira ngo wumve amagambo yose y’Uhoraho Imana yacu, maze udusubiriremo ibyo Uhoraho Imana yacu azaba yakubwiye byose; twebwe tuzabyumva, tubikurikize.» Uhoraho yumva amagambo yose mwambwiraga; maze Uhoraho arambwira ati «Numvise amagambo yose iriya mbaga yakubwiye: ati bagize neza kuba babivuze. Gusa iyaba bakomezaga kuntinya, bakanubahiriza amategeko yanjye yose iminsi yose, maze bo n’urubyaro rwabo bakazahirwa ingoma ibihumbi! Genda ubabwire uti ’Nimusubire ku mahema yanyu!’ Naho wowe, ugume hano hamwe nanjye; ngiye kukubwira amategeko yose, amabwiriza n’imigenzo uzabigisha, kugira ngo bazabikurikize mu gihugu mbahaye ngo bakigarurire.» Murajye rero mwihatira kugenza nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse, nta kuyobera iburyo cyangwa ibumoso. Murajye muhora mugenda mu nzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije, kugira ngo muzakomeze kubaho, muzahirwe kandi murambe mu gihugu mugiye kwigarurira. Ngaya amategeko, amabwiriza n’imigenzo Uhoraho Imana yanyu yantegetse kubigisha, ngo muzajye mubikurikiza mu gihugu mugiye kujyamo ngo mukigarurire; bityo utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n’umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n’amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. Israheli, tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi ni bwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yabigusezeranyije. Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe. Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu, na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye; numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. Uzatinye Uhoraho Imana yawe, abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira. Ntimuzohoke ku zindi mana mu zo muzasangana amahanga abakikije, kuko Uhoraho Imana yawe mubana ari Imana ifuha. Uritonde, uburakari bw’Uhoraho Imana yawe butazakugurumaniraho, maze akakurimbura ku isi. Ntimuzagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mwabikoreye i Massa. Muzahore mukurikiza amategeko, amateka n’amabwiriza by’Uhoraho Imana yanyu, nk’uko yabigutegetse. Uzajye ukora ibitunganye n’ibiboneye mu maso y’Uhoraho, kugira ngo uzagire amahirwe kandi wigarurire igihugu cyiza Uhoraho yasezeranyije abasokuruza bawe abigirishije indahiro, maze umeneshe abanzi bawe bose nk’uko Uhoraho yabisezeranye. Ikindi gihe umwana wawe nakubaza ati «Aya mateka, n’aya mategeko n’iyi migenzo Uhoraho Imana yabahaye ni iby’iki?» uzasubize uwo mwana wawe uti «Twari abacakara ba Farawo mu Misiri, nuko Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwe; Uhoraho yerekanira mu maso yacu ibimenyetso n’ibitangaza bihambaye, bigirira nabi Misiri, Farawo n’abe bose; naho twebwe adukurayo, kugira ngo atujyane mu gihugu yasezeranyije abasokuruza bacu abigirishije indahiro ko azakiduha. Nuko Uhoraho adutegeka gukurikiza aya mabwiriza yose no gutinya Uhoraho Imana yacu, kugira ngo tugire amahirwe iminsi yose, kandi atubesheho nk’uko tumeze ubu ngubu. Tuzaba rero intungane niba twihatiye gukurikiza aya mategeko yose, turangamiye Uhoraho Imana yacu, nk’uko yabitubwirije.» Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu ugiye kwigarurira, akirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti, Abagirigashi, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, nuko Uhoraho Imana yawe akabakurekurira maze ukabatsinda, uzabatsembe rwose. Ntuzagirane na bo amasezerano, ntuzabababarire. Ntuzashyingirane na bo; ntuzahe umuhungu wabo umukobwa wawe, ntuzashakire umuhungu wawe umukobwa wabo, kuko ibyo byatuma umuhungu wawe ahinduka ntankurikire, akayoboka izindi mana; uburakari rero bw’Uhoraho bukabagurumaniraho, maze ako kanya akakurimbura. Ahubwo dore uko muzagenza ayo mahanga: intambiro zabo muzazisenye, inkingi zabo z’amabuye muzimenagure, ibiti byabo bisengwa mubitemagure, n’amashusho y’imana zabo muyatwike. Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko. Niba Uhoraho yarabitayeho akabatora, si uko wenda mwari benshi kurusha indi miryango, kuko ari mwe bake cyane mu miryango yose. Ahubwo niba Uhoraho yarabimuye iyo mwari muri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe, akababohora mu nzu y’ubucakara, mu maboko ya Farawo umwami wa Misiri, ni ukubera ko Uhoraho abakunda kandi agakomera ku ndahiro yagiriye abasokuruza banyu. Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi. Nyamara yitura ako kanya umwanga wese, akamukuraho: ntatindiganyiriza umwanga, amwitura ako kanya. Uzite ku mategeko, n’amabwiriza n’imigenzo ngutegetse uyu munsi ngo ujye ubikurikiza. Kubera ko muzaba mwarateze amatwi iyi migenzo, mukayikomeza kandi mukayikurikiza, Uhoraho Imana yawe azagukomereza nawe Isezerano n’ubudahemuka yarahiriye abasokuruza bawe. Azagukunda, aguhe umugisha, aguhe kugwira; kandi azaha umugisha abana bawe, n’imbuto zikomoka mu mirima yawe, ingano zawe, divayi yawe nshya n’amavuta yawe; azaha umugisha inka zawe zihaka n’intama zawe zonsa, mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe ko azakiguha. Uzagira umugisha kurusha indi miryango yose; nta bugumba buzabaho iwawe, ari ku bagabo, ari ku bagore, cyangwa se ku matungo yawe. Uhoraho azakurinda indwara zose, na bya byorezo bya Misiri uzi neza; ntazabiguteza, ahubwo azabyoherereza abakwanga bose. Uzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yawe azakurekurira, ntuzabababarire; kandi ntuzasenge imana zabo, kuko byakubera umutego. Wenda wakwibwira uti «Ariya mahanga ko anduta ubwinshi, nzashobora nte kuyanyaga ibyayo?» Ntuzayatinye! Uzibuke ibyo Uhoraho Imana yawe yagiriye Farawo na Misiri yose, wibuke bya byago bikomeye yahateje ubyibonera n’amaso yawe, wibuke bya bimenyetso n’ibitangaza bikaze, wibuke kandi imbaraga n’umurego by’ukuboko kw’Uhoraho Imana yawe, igihe agukuye mu Misiri! Nguko rero uko Uhoraho Imana yawe azagenzereza amahanga yose yashobora kugutera ubwoba. Ndetse Uhoraho Imana yawe azabaterereza gucika intege, kugeza ko harimbuka n’abazaba bacitse ku icumu bakakwihisha. Ntuzahinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe, Imana ikomeye kandi iteye ubwoba, ari kumwe nawe. Nyamara Uhoraho Imana yawe azamenesha ayo mahanga buhoro buhoro: ntiwashobora kubarimbura ako kanya, kuko bitabaye ibyo, inyamaswa zo mu gasozi zagwira, zikagutera. Amaherezo ariko Uhoraho Imana yawe azakurekurira ayo mahanga, abakure umutima kugeza ubwo bazarimbuka. Azakurekurira abami babo, amazina yabo yibagirane mu nsi y’ijuru; nta n’umwe uzakunanira kugeza ubwo bose uzabarimbura. Amashusho y’imana zabo uzayatwike. Ntuzagire ibishuko byo kugumana feza cyangwa zahabu biyatatse, kuko byatuma ugwa mu mutego, kandi ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka. Ntihazagire bene ibyo bintu by’amahano winjiza mu nzu yawe, kuko wakurikiranwa n’umuvumo nka byo. Uzabyirinde rwose, bikubere umuziro, kuko bikurikiranwe n’umuvumo. Amategeko yose nguhaye uyu munsi muzihatire kuyakurikiza kugira ngo mubeho, mugwire kandi mwigarurire igihugu Uhoraho yasezeranyije indahiro abasokuruza banyu, maze mugitunge. Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza. Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho Muri iyo myaka mirongo ine, imyenda yawe ntiyagusaziyeho, ibirenge byawe ntibyabyimbye kandi niba utekereza, urabona yuko Uhoraho Imana yawe yakwigishaga nk’uko umuntu agenzereza umwana we. Uzakurikize amategeko y’Uhoraho Imana yawe, unyure mu nzira akuyoboyemo, kandi umutinye. Uhoraho Imana yawe akwinjije mu gihugu cyiza: igihugu cy’imigezi n’amasoko, cy’amazi ari mu nda y’ubutaka akadudubiza mu bibaya no ku misozi, igihugu cy’ingano na za bushoki, cy’imizabibu, cy’imitini n’amakomamanga, cy’amavuta y’imizeti n’ubuki; igihugu uzariramo umugati ugahaga, ntugire icyo ubura; igihugu cy’amabuye y’ubutare, n’imisozi yacyo icukurwamo umuringa. Uzarya uhage, uzashimire Uhoraho Imana yawe igihugu cyiza azaba yaguhaye. Uzirinde kwibagirwa Uhoraho Imana yawe udakurikiza amategeko ye, amabwiriza ye n’imigenzo ye nguhaye uyu munsi. Nurya ugahaga, ukiyubakira amazu meza yo kubamo, ukagwiza amatungo magufi n’amaremare; ukagwiza feza na zahabu, kimwe n’undi mutungo w’ubwoko bwose, uramenye ntuzirate ngo wibagirwe Uhoraho Imana yawe. Ni we wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara; ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika, na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye. Muri ubwo butayu, ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya. Ibyo byose kwari ukugira ngo agucishe bugufi kandi akugerageze, maze abone kuzaguha guhirwa mu bihe bizaza. Ntuzibwire uti «Imbaraga zanjye bwite ni zo zangejeje kuri ubu burumbuke», ahubwo uzibuke ko ari Uhoraho Imana yawe uzaba yaraguhaye imbaraga zo kugera ku burumbuke, kugira ngo akomeze Isezerano yarahiriye abasokuruza bawe, nk’uko ubikora ubu ngubu. Nuramuka wibagiwe Uhoraho Imana yawe, ukayoboka izindi mana, ukazikorera, ukazipfukamira, nemeje uyu munsi ko muzarimbukira gushira: nk’amahanga Uhoraho yarimburiye imbere yanyu, ni ko namwe muzarimbuka, kubera ko muzaba mutarateze amatwi ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu. Israheli, tega amatwi! Ubu ugiye kwambuka Yorudani, maze unyage umutungo w’amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, afite imigi minini kandi icinyiye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru, imigi ituwe n’abantu bakomeye kandi barebare cyane, bitwa Abanaki. Urabizi, kandi wumvise bavuga ngo «Ni nde wahangara bene Anaki?» Ubu ngubu ugiye kumenya uko Uhoraho Imana yawe ari we uri bwambuke Yorudani, akakugenda imbere nk’umuriro utsemba; ni we uzabarimbura, ni we uzabagutsindira. Ubwo rero uzabanyaga ibyabo kandi ubarimbure ako kanya nk’uko Uhoraho yabigusezeranyije. Uhoraho Imana yawe namara kubamenesha imbere yawe, ntuzibwire uti «Ubutungane bwanjye ni bwo bwateye Uhoraho kunzana muri iki gihugu ngo nkigarurire.» Ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Ubutungane bwawe cyangwa se ubwiza bw’umutima wawe si byo bitumye ugiye kwinjira mu gihugu cyabo ngo ukigarurire; mu by’ukuri, ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Indi mpamvu Uhoraho abigiriye, ni ukugira ngo akomeze indahiro yagiriye abasokuruza bawe Abrahamu, na Izaki na Yakobo. Umenye rero yuko ubutungane bwawe atari bwo bwatumye Uhoraho Imana yawe aguha kiriya gihugu cyiza ngo ugitunge, kuko usanzwe uri umuryango ufite ijosi rishingaraye. Jya wibuka, ntukibagirwe ko warakaje Uhoraho Imana yawe igihe wari mu butayu. Kuva wa munsi mwimukiyeho muva mu gihugu cya Misiri kugeza aho mugereye hano, ntimwahwemye kugomera Uhoraho. Kuri Horebu mwarakaje Uhoraho, nuko Uhoraho arabarakarira kugeza ubwo ashatse kubarimburira gushira. Igihe nzamutse uwo musozi ngo mpabwe bya bimanyu by’amabuye, ibimanyu byanditseho Isezerano Uhoraho yari yaragiranye namwe, nagumye kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umugati ntanywa n’amazi. Nuko Uhoraho ampa ibyo bimanyu bibiri by’amabuye byanditsweho n’urutoki rw’Imana, bikaba byariho amagambo yose Uhoraho yari yababwiriye kuri uwo musozi, avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine bishize, ni bwo Uhoraho yampaye ibyo bimanyu bibiri by’amabuye, ibimanyu biriho isezerano. Maze Uhoraho arambwira ati «Haguruka, umanuke bwangu, uve hano, kuko imbaga yawe, ya yindi wavanye mu Misiri, yiyandaritse; ntibatinze guteshuka inzira nari nabategetse: biremeye ishusho mu cyuma gishongeshejwe!» Uhoraho yungamo arambwira ati «Ndareba iriya mbaga, ngasanga ari imbaga ifite ijosi rishingaraye! Nyorohera mbarimbure, nzimanganye izina ryabo mu nsi y’ijuru; ariko woweho nzakubyaza ihanga ribaruta ubwinshi kandi ribarusha amaboko.» Nuko rero ndikubura, manuka umusozi, wa musozi wakaga wose umuriro, manuka mfatishije ibiganza byanjye byombi bya bimanyu bibiri biriho Isezerano. Maze ndebye, mbona uko mwacumuriye Uhoraho Imana yanyu, mukiremera ikimasa mu cyuma cyashongeshejwe: nta bwo mwatinye guteshuka inzira Uhoraho yari yabategetse. Ubwo nafashe bya bimanyu bibiri, mbijugunya n’amaboko yanjye yombi, mbimenagurira imbere yanyu. Nahise nikubita hasi imbere y’Uhoraho; mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine ntarya, ntanywa n’amazi, nk’ubwa mbere, ari ukubera ibyaha byose mwari mwakoze igihe mukoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumurakaza. Natinyaga uburakari n’umujinya Uhoraho yari abafitiye, bigeza aho ashaka kubarimbura; nyamara, n’ubwo ngubwo, Uhoraho yongera kunyumva. N’Aroni ubwe Uhoraho yari yamurakariye cyane, kugeza ubwo ashatse kumurimbura; nuko n’Aroni ndamusabira. Hanyuma icyaha mwari mwakoze, ari cyo cya kimasa, ndagifata, ndagitwika; ibidakongotse ndabihondahonda, ndabisya, bihinduka ifu, maze iyo fu nyimena mu kagezi kamanuka kuri wa musozi. Byongeye kandi i Tabera, i Massa n’i Kiberoti-Hatawa, na ho mwarakaje Uhoraho. N’i Kadeshi-Barineya, igihe Uhoraho abohereje avuga ati «Nimuzamuke, mwigarurire igihugu mbahaye», na bwo mwasuzuguye ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, ntimwamwizera, ntimwatega amatwi ijwi rye. Kuva nabamenya, igihe cyose mwabaye ibyigomeke imbere y’Uhoraho. Igihe rero Uhoraho ashatse kubarimbura, nikubise hasi imbere ye, mpamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye. Ngatakambira Uhoraho ngira nti «Uhoraho Mana, wirimbura imbaga yawe, ubukonde bwawe, wabohoje ubuhangange bwawe, ukayikuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwawe. Ibuka abagaragu bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo. Wikwita ku gasuzuguro k’uwo muryango, ku bugome bwawo no ku byaha byawo. Hato abo mu gihugu wadukuyemo batava aho bigamba bati ’Uhoraho yananiwe kugeza abantu be mu gihugu yabasezeranyije, kandi arabanga: ni cyo gituma yabakuye ino kugira ngo areke bapfire mu butayu.’ Nyamara ni umuryango wawe, ubukonde bwawe, wimuyeyo ubigirishije imbaraga n’umurego by’ukuboko kwawe!» Nuko Uhoraho arambwira ati «Baza ibindi bimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, hanyuma ubizamukane unsange ku musozi; ubaze n’ubushyinguro mu giti. Kuri ibyo bimanyu by’amabuye nzandikaho amagambo yari ku bya mbere wamenaguye; hanyuma uzashyire ibyo bimanyu by’amabuye mu bushyinguro.» Nuko mbaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, mbaza n’ibimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka umusozi mfashe bya bimanyu bibiri by’amabuye mu ntoki. Uhoraho rero, akoresheje umukono usa n’uwa mbere, yandika ku bimanyu bibiri by’amabuye ya Mategeko cumi yari yabatangarije ku musozi avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Nuko Uhoraho ansubiza ibyo bimanyu by’amabuye. Hanyuma ndikubura manuka umusozi; mbishyira muri bwa bushyinguro nari nabaje, maze bigumamo nk’uko Uhoraho yari yabintegetse. Nuko Abayisraheli bahaguruka bava ku mariba ya bene Yahakani berekeza i Mosera. — Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa; umuhungu we Eleyazari aramusimbura, aba umuherezabitambo. — Bahavuye, bajya i Gudigoda; nyuma bava i Gudigoda berekeza i Yotibata, mu karere k’utugezi twinshi. Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu. Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije. Bityo, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, kandi na bwo Uhoraho yongera kunyumva; Uhoraho yisubiyeho, ntiyakurimbura. Nuko Uhoraho arambwira ati «Haguruka! Jya imbere y’imbaga, utange ikimenyetso cyo gushyira nzira, bajye mu gihugu narahiriye abasokuruza babo ko nzakibaha ngo bakigarurire.» None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe. Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose. Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu. Nimugenye rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi, kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa, irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara. Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira. Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe. Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere. Uzakunde rero Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye, imigenzo ye, amabwiriza ye n’amateka ye, ubigire iminsi yose. Mwe murabizi ubu — ariko abana banyu ntibabimenye kandi ntibabyiboneye — mwe mwamenye ukuntu Uhoraho Imana yanyu yabigishije, mwamenye ubuhangange bwe, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe. Mwabonye ibimenyetso bye n’ibigwi bye muri Misiri nyirizina, mwabonye ibyo yakoreye Farawo umwami wa Misiri n’igihugu cye cyose. Mwamenye ibyo yakoreye ingabo z’Abanyamisiri, amafarasi yabo n’amagare yabo, akabubikaho amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe bari babasatiriye, maze Uhoraho akabarimbura buheriheri. Mwabonye kandi ibyo yabakoreye mwebwe, kuva igihe mwari mu butayu kurinda mugera hano, n’ibyo yakoreye Datani na Abiramu, bene Eliyabu wo mu muryango wa Rubeni: imbere y’Abayisraheli bose, ubutaka bwarasamye bubamirana n’ab’iwabo bose, n’amahema yabo, ndetse n’abantu bose bari babashyigikiye. Mbese mwiboneye n’amaso yanyu ibigwi by’Uhoraho! Muzakomeze rero amategeko yose mbahaye uyu munsi, kugira ngo muzabe intwari, mwigarurire igihugu mugiye kwinjiramo ngo mugitunge, maze muzarambe ku butaka Uhoraho yarahiriye kuzaha abasokuruza banyu hamwe n’urubyaro rwabo — igihugu gitemba amata n’ubuki. Nanone igihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire nta bwo gihwanye n’igihugu cya Misiri mwavuyemo. Aho ngaho wabibaga imbuto zawe, ukaziyoboramo amazi ukoresheje ikirenge cyawe, nk’uko umuntu avomerera umurima w’imboga; naho igihugu mugiyemo ngo mukigarurire ni igihugu kirimo imisozi n’ibikombe, cyuhirwa amazi y’imvura: ni igihugu Uhoraho Imana yawe yitaho, Uhoraho Imana yawe agihozaho amaso kuva mu ntangiriro y’umwaka kugera ku ndunduro yawo. Nimugira umwete wo kumvira koko amategeko yanjye, ayo nguhaye none, mukabigira mukunda Uhoraho Imana yanyu, munamukorera n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, mu gihe gikwiye nzavubira ubutaka bwanyu imvura bukeneye, ari iy’umuhindo ari n’iy’urugaryi, muzasarure imyaka yanyu y’impeke na divayi nshya, n’amavuta y’imizeti; kandi nzameza ubwatsi bw’amatungo yawe mu nzuri zawe, maze uzarye uhage. Muramenye, imitima yanyu itazoshywa mugateshuka inzira, mukayoboka izindi mana, mukazipfukamira; kuko icyo gihe uburakari bw’Uhoraho bwabagurumanira, akaziba ijuru, akica imvura, ubutaka ntibwongere kwera imyaka, bityo mukarimbuka bidatinze, mugashira mu gihugu cyiza Uhoraho abahaye. Aya magambo yanjye mwumvise, muzayabike muri mwe, mu mitima yanyu, muyagire ikimenyetso kidasibangana mu biganza byanyu, muyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yanyu. Muzayigishe abana banyu, muyabasubirishemo igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe, no ku marembo y’imigi yawe, kugira ngo mwebwe n’abana banyu muzarambe mu gihugu Uhoraho yarahiriye kuzaha abasekuruza banyu, uko ijuru rizahora hejuru y’isi. Nimugira rwose umwete wo gukomeza ayo mategeko yose mbahaye ngo muyakurikize, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukagenda mu nzira ze zose, kandi mukamwihambiraho, Uhoraho azamenesha ariya mahanga yose ari imbere yanyu, bityo munyage amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. Ahantu hose muzashinga ikirenge hazaba habaye ahanyu; kuva ku butayu bwo mu majyepfo, kugera kuri Libani mu majyaruguru, kuva ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba kugera ku Nyanja y’Iburengerazuba, ngicyo igihugu cyanyu. Nta muntu uzatinyuka kubahangara; Uhoraho azakangaranya igihugu muzakandagiramo cyose, babatinye nk’uko yabibasezeranyije. Dore, uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo. Umugisha muzawubona nimwumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbagejejeho none; umuvumo muzawugira nimutumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu, mugateshuka inzira mbabwirije none, ngo mwikurikirire izindi mana mutari muzi. Kandi Uhoraho Imana yawe namara kukugeza mu gihugu ugiye kwinjiramo kugira ngo ukigarurire, uzavugire umugisha ku musozi wa Garizimu, n’umuvumo uwuvugire ku musozi wa Ebali. Iyo misozi yombi iri hakurya ya Yorudani, (hirya y’inzira igana iburengerazuba mu gihugu cy’Abakanahani batuye muri Araba), iteganye na Giligali, hafi y’ibiti by’imishishi by’i More. Koko rero mugiye kwambuka Yorudani, mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye: muzakigarurira maze mugituremo... Ariko rero muzajye mwihatira gukurikiza amategeko yose n’imihango mbashyikirije uyu munsi. Dore amategeko n’imihango mukwiye kuzitondera mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yaguhaye gutunga, muzabikurikize iminsi yose muzamara ku isi. Ahantu hose amahanga mugiye kunyaga yasengeraga imana zabo, muzahasenye muhatsiratsize: haba ku misozi miremire, haba ku tununga cyangwa se mu nsi y’ibiti bitohagiye byose. Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi zabo z’amabuye, mutwike ibiti byabo bisengwa, mumenagure amashusho yabo, mbese muzazimanganye amazina y’izo mana, yibagirane aho hantu. Uhoraho Imana yanyu, we ntimuzamugirire nk’uko bo bagiriraga imana zabo; ahubwo ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo mu miryango yanyu yose kugira ngo ahature, ni ho honyine uzajya umushakira, ukanahayoboka. Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi. Azabe ari ho mujya kurira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, muhadabagirire hamwe n’abo mu ngo zanyu, mwishimire ibikorwa byose Uhoraho Imana yanyu azaba yabahereyemo umugisha. Ntimuzagenze nk’uko tugenza ubu ngubu hano, aho buri muntu yikorera uko abyumva. Koko rero ntimuragera aho mwagenewe kuruhukira, mu bukonde Uhoraho Imana yanyu abahaye. Ariko mugiye kwambuka Yorudani, muture mu gihugu Uhoraho Imana yanyu abahayeho umunani; azabaha kuruhuka abanje kubakiza ababisha banyu bose babagose, maze muhature nta mpagarara mufite. Ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye, ni ho muzajyana ibi mbategetse byose: ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’imisanzu yanyu, hamwe n’ibyo muzaba mwishakiye byose guha Uhoraho ngo bibe ituro ry’uguhigura. Azabe ari ho mujya kwishimira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, mwebwe n’abahungu banyu, n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi bari mu migi yanyu, kuko bo badafite umugabane cyangwa umunani nkamwe. Uzirinde guturira ibitambo byawe bitwikwa ahantu ubonye hose. Ahubwo ahantu Uhoraho azihitiramo mu bukonde bw’umwe mu miryango yawe, ni ho honyine uzaturira ibitambo byawe bitwikwa; aho ni ho uzakorera ibyo ngutegetse byose. Cyakora, ushobora gukinja amatungo no kurira inyama zayo mu migi yawe yose uko ushaka, bikurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha. Abahumanye n’abadahumanye bemerewe kuzaryaho, nk’uko barya isirabo cyangwa impara. Cyakora, ntimuzarye amaraso: muzayavushirize ku butaka nk’abamena amazi. Ikindi kandi, uramenye ntuzarire mu mugi wawe icya cumi cy’ingano zawe, n’icya divayi yawe nshya, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, cyangwa se uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi, cyangwa ibitambo byose by’uguhigura, cyangwa ibintu utanze ku bwende, n’imisanzu; uzajye ubirira gusa imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo, ubisangire n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi uri mu mugi wawe; mudabagirire imbere y’Uhoraho Imana yawe, wishimire ibyo wakoze byose. Uzirinde kurangarana Umulevi igihe cyose uzamara ku butaka utuyeho. Uhoraho Imana yawe namara kwagura igihugu cyawe nk’uko yabigusezeranyije, maze nawe ukibwira uti «Reka ndye inyama», bitewe n’uko umutima wawe uzishaka, uzarye inyama uko umutima wawe ushaka kose. Niba ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye hakubereye kure, ukananirwa kujyayo, uzabage amwe mu matungo yawe maremare cyangwa amagufi Uhoraho azaba yaraguhaye, ubigire uko nagutegetse, maze urire izo nyama mu mugi wawe uko umutima wawe ushaka kose. Rwose uzirire izo nyama nk’uko barya isirabo cyangwa impara! Abahumanye n’abadahumanye bazazirye kimwe. Icyakora, uramenye uzirinde kurya amaraso, kuko amaraso ari yo buzima; ntuzaryane rero inyama n’ubuzima bwazo. Uramenye ntuzayarye: amaraso uzajye uyavushiriza ku butaka nk’uko bamena amazi. Uramenye ntuzayarye, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho muzahirwe kubera ko uzaba wakoze igitunganye mu maso y’Uhoraho. Ibintu byonyine uzajyana ahantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, ni ibyo uzaba wareguriye Imana kimwe n’amatungo yawe y’uguhigurwa. Ibitambo bitwikwa – ni ukuvuga inyama hamwe n’amaraso – uzabiturire ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe; amaraso y’ibitambo byawe azamenwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, naho inyama zabyo uzazirye. Uritondere kumva amagambo yose y’amategeko nguha, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho uko imyaka itashye muzahirwe mubikesheje kugenza neza no gukora igitunganye mu maso y’Uhoraho Imana yawe. Uhoraho Imana yawe namara kurimbura imbere yawe amahanga ugiye gusanga ngo ubanyage ibyabo, nawe kandi numara kubanyaga ibyabo maze ugatura mu gihugu cyabo, uramenye ntuzagwe mu mutego ngo ugenze nka bo nibamara kuzima imbere yawe; uzirinde kubaririza ibyerekeye imana zabo uvuga uti «Harya, ya mahanga yubahaga imana zayo ate, kugira ngo nanjye ngenze nka yo?» Uramenye ntuzagirire Uhoraho Imana yawe ibyo bagirira imana zabo, kuko ikintu cyose Uhoraho yita gukora ishyano, icyo yanga urunuka cyose, bo bagikoreye imana zabo: ndetse bagejeje n’aho kujya batwikira izo mana abahungu babo n’abakobwa babo! Aya mategeko yose mbahaye, murihatire kuyakurikiza; ntuzagire icyo wongeraho cyangwa icyo ugabanyaho. Nihagira umuhanuzi cyangwa umubonekerwa waduka muri mwe n’aho yaguhanurira ikimenyetso cyangwa igitangaza kizaba, maze icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza yari yakubwiye kikaba koko – nuko akakoshya agira ati «Reka tuyoboke imana zindi, tuzisenge», imana utigeze umenya, ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose. Uhoraho Imana yanyu ni we wenyine mugomba gukurikira no gutinya; amategeko ye ni yo mugomba gukurikiza; ijwi rye ni ryo mugomba kumva; ni we mugomba gusenga; ni we mugomba kwizirikaho. Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu! Mwene so cyangwa mwene nyoko, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, umugore upfumbase cyangwa incuti yawe y’amagara, naramuka agusanze rwihishwa akakugira inama ati «Reka dusenge imana zindi» — imana utigeze umenya, na ba sogokuru batigeze bamenya, imana z’amahanga agukikije, yaba ari aya hafi cyangwa ari aya kure, uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi – ntuzamwemerere, ntuzamwumve, ntuzamugirire impuhwe, ntuzashake kumukiza, ntuzamuhishire; ahubwo ugomba kumwica nta kabuza. Ikiganza cyawe kizabe icya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose. Uzamutere amabuye, maze apfe azize ko azaba yagerageje kugushuka ngo agucishe ukubiri n’Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. Abayisraheli bose bazabyumva maze batinye, baherukire aho gukorera ibibi bimeze bityo muri mwe rwagati. Mu migi Uhoraho Imana yawe aguhaye guturamo, nuramuka wumvise inkuru y’uko hari ahadutse abantu b’ibyohe muri mwe, bagashuka abatuye mu rusisiro rwabo bababwira bati «Nimucyo tuyoboke imana z’ahandi», imana mutigeze mumenya, icyo gihe uzabibaririze, ubisobanuze neza, ubigenzure witonze. Nusanga ari byo koko, yuko bene iryo shyano ryakorewe hagati yanyu, ntuzatindiganye kumarira ku icumu abaturage b’uwo mugi bose, uwurimburane n’ibirimo byose, n’amatungo yabo uyamarire ku bugi bw’inkota. Ibisahuwe byose uzabiteranyirize ku karubanda, maze uwo mugi hamwe n’ibintu byose bisahuwe uzabitwikire Uhoraho Imana yawe. Uwo mugi uzahinduka umuyonga ingoma ibihumbi, ntuzigere wongera kubakwa ukundi. Ntuzagire ikintu na kimwe utwara mu bizaba byaciriwe umuvumo wo kurimburwa. Bityo Uhoraho azashira uburakari, maze akugirire impuhwe, akwereke ubugwaneza bwe, kandi aguhe kugwira nk’uko yabisezeranyije abasokuruza bawe; kuko uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ugakurikiza amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi, ugakora ibitunganiye Imana yawe. Muri abana b’Uhoraho Imana yanyu. Ntimuziraburire uwapfuye mwica indasago ku mubiri cyangwa mwitega ibiharanjongo ku mutwe w’imbere. Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe. Ntuzarye ikintu cyose kizira. Dore ubwoko bw’inyamaswa ushobora kurya: inka, intama, ihene, impara, isirabo, indonyi, inyemera, impongo, ifumberi n’isha. Mbese inyamaswa yose y’ikinono gisatuyemo kabiri kandi yuza, mushobora kuyirya. Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ikinono gisatuye, izo uzirinda kurya ni izi: ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko ntizigire ikinono; zabahumanya. N’ingurube, kuko ifite ikinono ariko ntiyuze, na yo ni umuziro kuri mwe: ntimukarye inyama zayo cyangwa ngo mukore ku ntumbi yayo. Mu nyamaswa zose zo mu mazi, izo mushobora kurya ni izi: inyamaswa yose ifite amababa yogesha hamwe n’isharankima, mushobora kuyirya; naho idafite amababa yogesha, kimwe n’isharankima, muzirinde kuyirya; yabahumanya. Igisiga cyose kidahumanya, mushobora kukirya. Ariko ibisiga muzirinda kurya ni ibi: kagoma, itanangabo, icyaruzi, nyirabarazana, ikizu, n’ubwoko bwose bw’ibyanira, ubwoko bwose bw’ibikona, inyombya, nyiramurobyi, ubwoko bwose bwa za sakabaka, mbuni, igihunyira gito, n’igihunyira kinini, n’igihunyira cy’amatwi, inzoya, inkongoro, na sarumfune, igishondabagabo, ubwoko bwose bw’uruyongoyongo, umusure, n’agacurama. Udusimba twose tuguruka ni umuziro kuri wowe, muzirinde kuturya. Inyoni zose zidahumanya, mushobora kuzirya. Inyamaswa yose yipfushije, ntimuzayirye: uzayirekere umusuhuke utuye mu mugi wawe, maze ayirye; cyangwa se uzayigurishe ku munyamahanga. Kuko woweho uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina. Buri mwaka uzajye ugerura kimwe cya cumi ku bihingwa byose uzaba warabibye, ukabisarura mu mirima yawe. Uzajye imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, maze abe ari ho urira ituro ry’icya cumi cy’ingano wejeje, n’icya divayi yawe, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, n’uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi; bityo uzigireho kujya utinya Uhoraho Imana yawe iminsi yose. Niba urugendo ari rurerure cyane ku buryo udashobora kujyana ituro ry’icya cumi cy’ibyawe, kubera ko nyine ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye ari kure y’iwawe, niba kandi Uhoraho Imana yawe azaba yarakugwijeho umugisha, icyo gihe icya cumi cy’ibyawe uzakigurane feza, ugende uzicigatiye mu ntoki, maze abe ari zo ujyana ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo. Nugerayo, uzatanga izo feza uziguremo icyo ushatse cyose: itungo rirerire cyangwa irigufi, divayi cyangwa indi nzoga, mbese ikintu cyose umutima wawe uzaba ushaka. Uzabirire aho ngaho imbere y’Uhoraho Imana yawe, ubisangire n’ab’iwawe, maze munezerwe. Ariko ntuzarangarane Umulevi utuye mu mugi wawe, kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe. Uko imyaka itatu ishize, uzajye ugerura icya cumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, maze ubibike mu mugi wawe. Nuko Umulevi – kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe – kimwe n’imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bazaze barye bahage uko bashaka, kugira ngo Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu mirimo ukora yose. Uko imyaka irindwi ishize, uzajye urekera imyenda abayikurimo. Dore rero kubarekera imyenda icyo bivuga: Umuntu wese uzaba yaragize icyo yagurije mugenzi we, azareka uburenganzira agifiteho; ntazakoreshe agahato ngo yishyuze mugenzi we cyangwa mwene wabo, kuko hazaba hatangajwe igihe cyo guhara imyenda, bigiriwe Uhoraho. Umunyamahanga we ushobora kumushyiraho agahato ngo akwishyure; ariko ibyo umuvandimwe wawe akurimo uzabimurekere. Ndetse ntihakagire abakene baba muri mwe, kuko Uhoraho atazabura rwose kukugwizaho umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ucyigarurire, upfa gusa kwihatira kumvira Uhoraho Imana yawe ubishyizeho umwete, ukitondera gukurikiza aya mategeko yose ngushyikirije uyu munsi. Uhoraho Imana yawe namara kuguha umugisha nk’uko yabigusezeranyije, uzajya uguriza amahanga menshi ku bugwate, ariko wowe ntuzayaguzaho ku bugwate; uzahaka amahanga menshi, wowe ntazaguhaka. Nihaba muri mwe umukene, ari umwe wo muri bene wanyu, atuye muri umwe mu migi yawe, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ntuzanangire umutima wawe ngo ugundire ibyawe, ubyimeho mwene wanyu w’umukene; ahubwo ntuzatinye kumuramburira intoki, maze wemere kumuguriza ku bugwate ibyo ashobora kuba akeneye byose. Uramenye ntuzagire ku mutima wawe ibitekerezo bigoramye, wibwira uti «Dore umwaka wa karindwi ugiye gutaha, umwaka wo guhara imyenda», ibyo bigatuma rero urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene, ukanga kugira icyo umuha. Kuko icyo gihe aramutse atakiye Uhoraho akurega, wabarwaho icyaha! Ntuzabure kumuha, kandi niba umuhaye, bigire utagononwa; kuko ibyo ari byo bizatuma Uhoraho Imana yawe aguhera umugisha mu mirimo ukora yose n’ibyo wimirije imbere byose. Kubera ko abakene badateze gushira mu gihugu, nguhaye nanone iri tegeko: Ntuzabure kugira icyo uha mwene wanyu, n’umunyabyago, n’umutindi uri mu gihugu cyawe. Nihagira mwene wanyu w’Umuhebureyi, yaba umugabo cyangwa umugore witanze ngo umugure, maze akagukorera imyaka itandatu ari umucakara, mu wa karindwi uzamurekure umusubize ubwigenge. Kandi numurekura ngo agende abeho yigenga, ntuzamusezerere ngo agende amara masa; ahubwo uzamuhe ibintu byinshi ku matungo yawe no ku myaka usaruye, no ku muvure wawe wengeramo divayi: uko Uhoraho azaba yaraguhaye umugisha, azabe ari ko nawe umuha. Uzibuke yuko nawe wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura; ni cyo gituma nguhaye iryo tegeko uyu munsi. Ariko uwo mucakara nakubwira ati «Sinshaka kuva iwawe», kubera urukundo agufitiye, wowe n’abo mu rugo rwawe, maze akaba amerewe neza iwawe, uzende uruhindu, urumupfumuze ugutwi umwegetse ku rugi rw’iwawe, maze abe umugaragu wawe burundu. N’umuja wawe uzamugenze utyo. Numurekura ngo akuveho, abeho yigenga, ntibizagutere agahinda; kuko kuba yaragukoreye imyaka itandatu yose, yakungukiye ibiruta incuro ebyiri ibyo umupagasi ahembwa; kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu byo uzakora byose. Uburiza bwose bw’igitsinagabo buzavuka ku matungo yawe maremare n’amagufi, uzabwegurira Uhoraho Imana yawe; ntugakoreshe imirimo uburiza bw’itungo ryawe rirerire cyangwa ngo wogoshe uburiza bw’intama yawe. Buri mwaka uzajye ubujyana imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, maze uburireyo ubusangire n’abo mu rugo rwawe. Niba hari inenge bwavukanye, bukaba bucumbagira cyangwa buhumye, cyangwa se bufite inenge yindi bwavukanye, ntuzabutambire Uhoraho Imana yawe: uzaburire iwanyu, ubusangire n’umuntu uhumanye kimwe n’udahumanye, nk’uko musangira isirabo n’impara. Gusa rero uzirinde kurya amaraso yabwo, ahubwo uzayavushirize ku butaka nk’uko bamena amazi. Ujye wubahiriza ukwezi kw’Amahundo, wizihize n’umunsi wa Pasika, ubigirira Uhoraho Imana yawe, kuko mu kwezi kw’Amahundo ari bwo Uhoraho Imana yawe yakwimuye mu Misiri, nijoro. Uzajye utura Uhoraho Imana yawe igitambo cya Pasika, ukivanye mu matungo yawe maremare n’amagufi, ugiturire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye. Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri. Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe, mu gihugu cyawe cyose; kandi inyama uzaba wabagiye gutamba ku munsi wa mbere nimugoroba, ntihazagire izirara ngo zigeze bukeye bwaho. Uramenye ntuzaturire igitambo cya Pasika mu mugi ubonetse wose mu yo Uhoraho Imana yawe aguhaye; ahubwo ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, ni ho honyine uzatambira Pasika, nimugoroba izuba rirenze, ku munsi w’isaha waviriyeho mu Misiri. Iryo tungo uzariteke, uririre ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; hanyuma nibucya, wigendere, usubire ku mahema yawe. Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora. Byongeye, uzajye ubara ibyumweru birindwi: uzahere ku munsi batangiriraho kugesa imyaka yeze, maze ubare ibyumweru birindwi. Hanyuma ubone kwizihiza Umunsi mukuru w’Ibyumweru, ubigirira Uhoraho Imana yawe; umuzanire amaturo uko umutima wawe ubishaka, ukurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yakugwijeho imigisha. Maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi utuye mu mugi wawe, n’umusuhuke, n’imfubyi n’umupfakazi baturanye nawe, mwishimire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye. Uzibuke ko wari umucakara mu Misiri, ukomeze ayo mategeko kandi uyakurikize. Ku byerekeye Umunsi mukuru w’Amahema, uzajye uwizihiza iminsi irindwi yose, urangije guhunika ibivuye ku mbuga uhuriraho, no kubika divayi ivuye mu rwengero rwawe. Uzishime kuri iyo minsi mikuru, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi, n’umusuhuke, n’umupfakazi batuye mu migi yawe. Mu minsi irindwi yose, uzajye gukorera ibirori Uhoraho Imana yawe, ubyizihirize ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, kuko Uhoraho Imana yawe azaba yaguhereye umugisha mu myaka usaruye yose, n’imirimo wakoze yose; nuko uzishime, unezerwe. Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje; ahubwo buri muntu azajye atanga amaturo y’ibimuvuye mu maboko, uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha. Mu miryango yawe yose uzishyirireho abacamanza n’abashinzwe kubahiriza amategeko yose Uhoraho Imana yawe aguhaye, bazajye bacira rubanda imanza zitabera. Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzakire ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abanyabwenge, ikaburizamo imanza z’intungane. Uzaharanire ubutabera, kugira ngo uzabone kuramba no kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ntuzagire igiti gisengwa ushinga iruhande rw’urutambiro uzubakira Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire n’ubwo ushinga za nkingi z’amabuye, kuko Uhoraho Imana yawe azanga urunuka. Ntuzatambire Uhoraho Imana yawe inka cyangwa intama ifite ubusembwa cyangwa indi nenge yavukanye, kuko ari ishyano Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka. Niba iwawe cyangwa muri umwe mu migi Uhoraho Imana yanyu aguhaye hari umugabo cyangwa umugore ukora ibintu bidatunganiye amaso y’Uhoraho Imana yawe, agaca ku Isezerano rye, maze akajya kuyoboka izindi mana, akazipfukama imbere, agasenga izuba, ukwezi cyangwa ikindi kintu cyose mu biri ku ijuru, kandi narabibujije, hanyuma bakamukuregera cyangwa ukagira ukundi wumva babivuga, uzaperereze ubyitondeye; maze nubona hari ibyemezo by’uko iryo shyano rikorwa muri Israheli, uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore ukora iryo shyano, umujyane ku irembo ry’umugi wawe, maze uwo mugabo cyangwa uwo mugore uzabatere amabuye, kugeza igihe bapfira. Ntihazagire ucirwa bene urwo rubanza rwo gupfa hatabonetse abagabo babiri cyangwa batatu bamushinja; naho nashinjwa n’umuntu umwe gusa, ntibazamwice. Abagabo bamushinja bazabe ari bo bafata iya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose. Uzakure ishyano hagati yanyu. Nihaboneka urubanza rukunaniye rwerekeye icyaha cy’ubwicanyi, amahane cyangwa gukomeretsa undiibyo biburanishirizwa mu rukiko rw’umugi wawe — uzashyire nzira ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; maze usange abaherezabitambo b’Abalevi hamwe n’umucamanza uzaba ariho icyo gihe, ubasobanuze: na bo bazakumenyesha uko baciye urubanza rwawe. Nawe rero uzakurikize icyemezo bazaba bakubwiriye aho hantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, wihatire gukora ukurikije ibisobanuro byabo byose. Uko ibisobanuro baguhaye biteye n’uko urubanza rwawe baruciye, azabe ari ko ugenza, nta gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’icyemezo cy’urubanza bazaba bakumenyesheje. Nihagira umuntu ugira ihinyu ntiyumvire umuherezabitambo ubereyeho gukora imirimo mitagatifu y’Uhoraho Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu agomba kwicwa. Uzakure ishyano muri Israheli. Rubanda rwose bazabimenya, batinye, maze habure uwongera kuba umunyahinyu. Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ukakigarurira, ukagituramo, maze ukibwira uti «Ndashaka umwami untegeka nk’uko ayandi mahanga yose ankikije ameze», umwami uzimika ngo agutegeke agomba kuba ari uwo Uhoraho Imana yawe yitoreye ubwe. Umwami uzimika ngo agutegeke, uzamushake mu bavandimwe bawe; uramenye ntuzimike umunyamahanga utari umuvandimwe wawe. Ariko rero, azirinde gutunga amafarasi menshi, cyangwa gusubiza rubanda mu Misiri kugira ngo abone uko agwiza umubare w’amafarasi; kuko Uhoraho yababwiye ati «Oya, ntimuzasubize ukundi muri iyo nzira!» Ikindi kandi, ntagomba kugira abagore benshi cyane: ibyo byatuma umutima uteshuka inzira nziza. Ku byerekeye ifeza na zahabu, ntazashake gutunga ibirenze urugero. Kandi namara kwima ingoma, aziyandukurire mu gitabo aya mategeko, ayashyikirijwe n’abaherezabitambo b’Abalevi. Ayo mategeko azamugume hafi, ajye ayasoma iminsi yose y’ukubaho kwe, kugira ngo yige gutinya Uhoraho Imana ye, yitondera amagambo yose y’iri Tegeko n’amabwiriza arimo, kugira ngo abikurikize. Bityo, azirinda kwirata imbere y’abavandimwe, no gutanira ibumoso cyangwa iburyo bw’ayo mategeko; maze azarambe ku ngoma, we n’urubyaro rwe, muri Israheli. Abaherezabitambo b’Abalevi n’inzu yose ya Levi, ntibazagira umugabane n’ubukonde muri Israheli: bazatungwa n’ibitambo biturwa Uhoraho hamwe n’amakoro ye. Umulevi nta munani agira mu bavandimwe be: Uhoraho ni we munani we nk’uko yabimubwiye. Dore rero uburenganzira abaherezabitambo bazagira muri rubanda no ku bantu baza gutura ibitambo by’inka cyangwa intama: bazajya baha umuherezabitambo urushyi rw’ukuboko, imisaya n’igifu. Uzajye umuha kandi umuganura w’ingano zawe, n’uwa divayi yawe, n’uw’amavuta y’imizeti yawe n’uw’ubwoya bw’intama zawe. Kuko ari we Uhoraho Imana yawe yatoranyije mu miryango yawe yose, kugira ngo we n’urubyaro rwe bagume aho iteka, bakora imirimo mitagatifu mu izina ry’Uhoraho. Umulevi nava aho atuye, muri umwe mu migi yawe, aho ariho hose muri Israheli, agashaka kujya ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, azajye akora imihango mitagatifu mu izina ry’Uhoraho Imana ye nk’uko ikorwa n’abavandimwe be bose b’Abalevi, ba bandi baguma imbere y’Uhoraho. Ku byerekeye ibibatunga, bose bazajye babona umugabane ungana, uretse ibyo buri muntu muri bo azashobora kuronka ku kiguzi cy’ibintu yarazwe n’abasokuruza be. Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uramenye ntuzige gukora amahano akorwa n’ayo mahanga. Muri mwe ntihazaboneke umuntu utura Imana umuhungu we cyangwa umukobwa we amujugunya mu muriro; ntihazaboneke umuntu uraguza cyangwa ukora imigenzo yo gutongera undi amarozi, yo kuragura, kuzinga, guca inzaratsi, gushika abazimu n’abanzi, cyangwa se kuraguza ku bapfuye. Kuko ukora ibyo wese, Uhoraho amuzira akamwanga urunuka; kandi bene ayo mahano ni yo yatumye Uhoraho Imana yawe amenesha ayo mahanga imbere yawe. Uhoraho Imana yawe uzamwizirikeho rwose. Koko rero ayo mahanga ugiye kunyaga ibyayo, akora ibyo gutongera n’ibyo kuragura. Woweho Uhoraho Imana yawe ntiyashatse ko ugenza utyo. Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!» Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati «Bagize neza kuba bavuze batyo! Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye. Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.» Yenda wakwibaza uti «Tuzamenya dute ko ijambo iri n’iri Uhoraho atari we warivuze?» Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uhoraho, maze icyo avuze ntikibe, ntigisohore, icyo gihe bizaba atari ijambo ryavuzwe n’Uhoraho; uwo muhanuzi azaba yavuze ibyo yihimbiye. Ntugomba kumutinya! Uhoraho Imana yawe namara gutsemba imbere yawe amahanga atuye mu gihugu Uhoraho aguhaye, maze ukabazungura, ugatura mu migi yabo no mu mazu yabo, uzarobanure imigi itatu muri icyo gihugu cyawe, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire; uharure imihanda iganayo, ugabanyemo gatatu igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, maze umuntu wese wishe undi ajye abona ubuhungiro. Dore rero igihe umuntu wishe undi azashobora kuhahungira kugira ngo abeho: ni igihe azaba yishe bitari nkana mugenzi we, umuntu atari asanzwe yanga na mbere. Nk’umuntu wajyana n’undi mu ishyamba gutema ibiti; hanyuma yamanika intorezo, ikamucika igihe ashaka gutema igiti, igakuka, igatarukira mugenzi we, ikamwica: uwo muntu ashobora guhungira muri umwe muri iyo migi, maze agakira atyo. Ugomba guhorera uwe wapfuye ntazarakare, ngo atangire gukurikirana nyir’ukumwica, wenda amufatire mu nzira kubera ko urugendo ari rurerure, maze amutsinde aho. Koko rero, uwo mwishi ntakwiye guhanishwa urupfu, kubera ko mbere atari asanzwe yanga uwo yishe. Ni cyo gitumye nguhaye iri tegeko, nti «Uzarobanure imigi itatu.» Kandi Uhoraho Imana yawe niyagura ubwatsi bwawe, nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe, maze akaguha igihugu cyose yasezeranye ko azakibaha — kubera ko uzaba wakomeje kandi ugakurikiza aya mategeko yose ngushyikirije uyu munsi, bityo ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukanyura mu nzira ze iminsi yose — icyo gihe kuri ya migi itatu ya mbere uzongereho indi itatu. Bityo amaraso y’umuntu utacumuye ntazamenekera mu gihugu cyawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde: ayo maraso yazaguhama. Ariko niba umuntu yari asanzwe yangana na mugenzi we, akamwubikira, akamugwa gitumo, akamukubita, undi agakurizaho gupfa; hanyuma uwo mwishi agahungira muri umwe muri ya migi, abakuru bo mu mugi w’iwabo bazoherezeyo abantu bo kumufata bamukureyo, maze bamurekurire ugomba guhorera uwapfuye kugira ngo amwice. Ntuzamugirire ibambe na busa. Uzahanagure ku Bayisraheli amaraso y’umuntu utacumuye, bityo uzagire amahoro. Ntuzimure imbago z’umurima w’umuturanyi wawe, uko zashinzwe n’abakurambere mu bukonde uzakeberwa mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire. Umugabo umwe gusa ntazaze ngo ashinje umuntu wishe undi, cyangwa agakora icyaha cyangwa amafuti, ibyo ari byo byose; ubuhamya bw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari bwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza. Nihagira umugabo w’ibinyoma wihandagaza kugira ngo ashinje umuntu icyaha cy’ubwigomeke, abo bantu bombi bazaba baburanira imbere y’Uhoraho, bazahagarare imbere y’abaherezabitambo n’abacamanza bazaba bariho icyo gihe. Abacamanza bazaperereze neza, bavumbure ko nyakurega undi ari umuhamyabinyoma, urega umuvandimwe we ibintu by’ibihimbano. Muzamucire urwo yashakaga gucira umuvandimwe we. Uzakure ishyano hagati yanyu. Rubanda basigaye bazumva bivugwa, maze bashye ubwoba, baherukire aho gukorera muri mwe ibibi bimeze bityo. Ntuzagire ibambe: amagara azahorwe andi, ijisho rihorwe irindi, iryinyo rihorwe irindi, ikiganza gihorwe ikindi, ikirenge gihorwe ikindi. Nuhagurukira kurema urugamba urwanya abanzi bawe, ukabona bafite amafarasi, amagare y’intambara n’ingabo biruta ibyawe kuba byinshi, ntukabatinye, kuko Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, we wagukuye mu gihugu cya Misiri. Nimuzaba muri hafi yo kurema urugamba, umuherezabitambo azahagarare imbere, abwire rubanda ati «Israheli, tega amatwi! Uyu munsi mugiye kurwanya abanzi banyu. Muramenye ntimucike intege, ntimugire ubwoba, ntimute umutwe, ntimuhinde umushyitsi imbere yabo. Koko rero Uhoraho Imana yanyu aragendana namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu mu kigwi cyanyu, mbese abatabare.» Abashinzwe kubahiriza amategeko na bo bazaze babwire rubanda bati «Hari umuntu uri hano waba yarubatse inzu nshya, none akaba atarayitaha? Nagende asubire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we utaha iyo nzu ye. Hari umuntu uri hano waba yarateye imizabibu, none akaba atararya imbuto zayo z’umuganura? Ngaho nagende yisubirire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we urya imbuto z’umuganura. Hari umuntu uri hano waba yarasabye umugeni none akaba ataramurongora? Ngaho nagende yisubirire iwabo, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi muntu akaba ari we umurongorera umugeni.» Abashinzwe kubahiriza amategeko bazongere babwire rubanda nanone bati «Hari umuntu uri hano waba afite ubwoba, akaba yacitse intege? Ngaho nagende yisubirire imuhira, yoye gukura umutima abavandimwe be nk’uko uwe umeze.» Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira rubanda batyo, hazashyirweho abatware b’ingabo bo kuyobora rubanda. Numara gusatira umugi ngo uwurwanye, bene wo uzabagire inama yo kugirana nawe amasezerano y’amahoro. Nibagusubiza bati «Ngaho tugirane amasezerano y’amahoro», maze bakakugururira amarembo yabo, abantu uzasangamo bose uzabagire ingaruzwamuheto zawe, bajye bagukorera. Ariko nibanga kugirana nawe amasezerano y’amahoro, bagashaka kurwana, uzagote umugi wabo; Uhoraho Imana yawe azawukurekurira, maze abantu bawurimo bose ubamarire ku bugi bw’inkota. Uzazigame gusa abakobwa, abana n’amatungo, n’ibindi byose biri muri uwo mugi bishobora gusahurwa, ubijyaneho iminyago. Uzarye ibyo wambuye abo babisha bawe, ibyo Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Azabe ari ko ugenza imigi ikuri kure cyane, itabarirwa mu migi y’ayo mahanga. Ariko imigi y’ayo mahanga Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ni yo yonyine utazareka hagira ikintu kizima gihonoka. Ahubwo uzatsembe rwose uwitwa Umuheti, Umuhemori, Umukanahani, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi, uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse, kugira ngo batazabigisha gukora amahano bajya bakora bashaka gushimisha imana zabo: mwaba mucumuriye Uhoraho Imana yanyu. Numara igihe kirekire ugose umugi, ukarwanira kuwutsinda, ntuzabangure intorezo ngo utemagure ibiti bya bene wo, kuko imbuto zabyo ari zo zizagutunga: ntuzabiteme rero. None se igiti cyo mu murima na cyo ni umuntu, kugira ngo ube wakirwanya? Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, byo uzabiteme ubisature, ubikuremo ibikoresho bigufasha kugota umugi murwana, kugeza igihe uwutsindiye. Mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire, nihaboneka intumbi y’umuntu wahotowe, ikaba igaramye ku gasozi batazi uwamwishe, abakuru b’imiryango n’abacamanza bazasohoke bapime intera ziva aho iyo ntumbi iri, zikagera ku migi yose iyikikije; ibyo bizatuma bamenya umugi urusha iyindi kuba bugufi bw’iyo ntumbi: abakuru bo muri uwo mugi bazazane inyana y’isugi batigeze bakoresha mu gukurura imizigo. Abakuru b’uwo mugi bazamanure iyo nyana mu kabande karimo akagezi kadakama, ahantu hadahinze, hatari mu mbibe y’imyaka. Nibagera aho ngaho, bazayivunire ijosi muri ako kagezi. Nuko abaherezabitambo bene Levi bazayegere, kuko ari bo Uhoraho Imana yawe yahisemo ngo bajye bakora imihango kandi batange umugisha mu izina ry’Uhoraho, n’ijambo bavuze akaba ari ryo rimara impaka zose n’urubanza rwose rwerekeye gukomeretsa umuntu. Abakuru bose b’umugi urusha iyindi kuba hafi ya wa muntu wishwe bazakarabire amazi y’akagezi hejuru y’iyo nyana yavunwe ijosi, bavuga bati «Ibiganza byacu si byo byamennye aya maraso, kandi n’amaso yacu ntiyamubonye apfa. Uhoraho, babarira Israheli umuryango wawe wacunguye, kandi ntiwemere ko amaraso y’utacumuye amenekera muri Israheli umuryango wawe.» Ubwo rero bazaba bakijijwe inzigo y’amaraso. Nawe kandi uzaba wihanaguyeho amaraso y’utacumuye yamenekeye hagati yanyu, kuko uzaba wakoze igitunganye imbere y’Uhoraho. Nuhagurukira kurwana n’ababisha bawe, maze Uhoraho Imana yawe akabakurekurira, ukagira abo ujyana ari imbohe, nuko muri izo ngaruzwamuheto ukabonamo umukobwa mwiza, ukamubenguka, ugashaka kumurongora, uzamujyane iwawe mu nzu, maze yiyogosheshe umusatsi, ace inzara, yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kose aririra se na nyina; hanyuma uzamwegere umurongore, abe umugore wawe. Uramutse ubonye ko atakikunogeye, uzamureke agende ajye aho ashaka; uramenye ntuzamugurishe cyangwa ngo umugirire nabi, kuko wari wamutunzeho umugore. Umugabo nagira abagore babiri, umwe w’inkundwakazi n’undi w’intabwa, kandi bombi akabyarana na bo, ariko umuhungu w’imfura akaba uw’intabwa, icyo gihe najya kuraga ibintu abahungu be, ntazahe ubutware umuhungu w’inkundwakazi ngo amurenze imfura ye nyakuri yavutse ku mugore w’intabwa; ahubwo agomba kwemera imfura ye, wa muhungu wavutse ku mugore w’intabwa, akamuraga imigabane ibiri ku byo atunze byose: kuko uwo muhungu ari we yabimburiyeho kubyara, akaba rero akwiye guharirwa ubutware. Umuntu nagira umuhungu w’ikirara n’ikigomeke, utazi kumvira se na nyina, maze n’aho bamuhana kangahe akanga akaba intumva, se na nyina bazamufate, bamushyire abakuru b’umugi wabo ku irembo ryawo. Bazabwire abo bakuru b’umugi wabo bati «Uyu mwana wacu mureba ni ikirara n’ikigomeke, yanga kutwumvira; ni umunyangeso mbi n’umusinzi!» Abagabo bo mu mugi bose bazamutere amabuye, maze apfe. Muzakure ishyano hagati yanyu; Abayisraheli bose bazumva iyo nkuru, maze batinye. Umuntu nakora icyaha, agacirwa urwo gupfa, maze ukamwica umumanitse ku giti, intumbi ye ntizarare imanitse ku giti; ugomba kumuhamba uwo munsi, kuko umuntu umanitse ku giti ari umuvumo w’Imana. Bityo, ntuzahumanye ubutaka bwawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde. Nubona inka cyangwa intama y’umuvandimwe wawe yangara, ntuzirengagize ngo ubure kuyigarurira umuvandimwe wawe. Niba uwo muvandimwe adatuye hafi y’iwawe cyangwa se utamuzi, uzacyure iryo tungo mu rugo rwawe, rigume iwawe kugeza igihe umuvandimwe wawe azaza kurishaka. Ubwo rero uzarimusubize. Uzagenze utyo no ku ndogobe ye, uzagenze utyo no ku mwambaro we, uzagenze utyo mbese ku kintu cyose umuvandimwe wawe azaba yatakaje, maze wowe ukagitoragura: uramenye ntuzirengagize. Nubona indogobe y’umuvandimwe wawe cyangwa inka ye yagandaye ku nzira, ntuzirengagize, ngo ubure gufasha umuvandimwe wawe kuyigandura. Umugore ntakambare imyambaro y’abagabo; n’umugabo ntakambare imyambaro y’abagore; kuko ukora atyo wese aba abaye ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka. Nusanga ku nzira yawe hari icyari cy’inyoni kirimo utwana cyangwa amagi, cyaba mu giti cyangwa se ku butaka, nyina ibundikiye utwo twana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina n’utwana twayo. Uzareke nyina yigurukire, uduswi twayo abe ari two utwara. Bityo uzagira umugisha n’ubugingo burambye. Niwubaka inzu nshya, uzazengurutse ku musozo wayo umuguno urinda umuntu kugwa: ntuzatume inzu yawe ibazwa amaraso yameneka igihe umuntu azaba ahanutse hejuru yayo. Ntuzagire indi mbuto utera mu murima wawe w’imizabibu; naho ubundi, ari iyo mbuto wabibyemo, ari n’umusaruro w’imizabibu, byose byahinduka umuziro. Ntuzahingishe ikimasa n’indogobe biziritse ku mugogo umwe. Ntuzambare umwenda ubohesheje ubwoya bw’intama buvanze n’imigwegwe. Uzatere inshunda ku misozo y’impande enye z’umwenda wambara. Umuntu narongora umugore, akaryamana na we, hanyuma akamubenga, agatangira kumurega ko yiyandaritse, akamutera urubwa avuga ngo «Uyu mugore naramurongoye, mwegereye nsanga atakiri isugi», icyo gihe se na nyina b’uwo mugore w’ikirongore bazatware ibimenyetso by’ubusugi bwe, babyereke abakuru b’umugi wabo bicaye ku irembo ryawo. Se w’uwo mukobwa azabwire abakuru, ati «Uyu mukobwa ni uwanjye; namushyingiye uyu mugabo, none yamubenze. Kandi dore aramurega ko ngo yiyandaritse, avuga ngo ’Umukobwa wawe ntakiri isugi!» Nuko bazarambure uwo mwenda imbere y’abakuru b’umugi. Abakuru b’uwo mugi bazafate wa mugabo, bamuhane bikomeye. Bazamuce icyiru cya sikeli ijana z’ifeza bazihe se w’umukobwa, kuko uwo mugabo yateye urubwa umwari wo mu Bayisraheli. Agomba kumugira umugore, kandi ntashobora kumusenda kugeza igihe azapfira. Ariko icyo kirego kiramutse kibaye impamo, bagasanga uwo mukobwa yararongowe atakiri isugi, bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu. Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo, bombi bazabice: uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe. Uzakure ishyano muri Israheli. Umukobwa w’isugi nasabwa n’umugabo, maze undi mugabo akabonanira na we mu mugi wabo, bakaryamana, bombi muzabajyane ku irembo ry’uwo mugi, mubatere amabuye kugeza igihe bapfiriye! Umukobwa azire ko yari mu mugi wabo, nyamara ntatabaze; n’umugabo azire ko yononnye umugeni wa mugenzi we. Muzakure ishyano hagati yanyu. Ariko niba umugabo ahuriye mu gasozi n’umukobwa usabwa, akamufatira yo, akamusambanya, umugabo wamusambanyije azabe ari we wicwa wenyine; naho umukobwa, ntuzagire icyo umutwara, kuko atakoze icyaha gikwiriye kumwicisha. Ibyo bimeze nk’uko umuntu yakubikira mugenzi we, akamwica: wenda uwo mugabo yamusanze mu gasozi, umukobwa arataka, ntihagira uza kumutabara! Umugabo nahura n’umukobwa utarasabwa, akamufata, akamusambanya, bagafatwa, icyo gihe uwo mugabo wasambanyije umukobwa azahongera se amasikeli mirongo itanu y’ifeza; kandi kubera ko azaba yamwononnye, agomba kumugira umugore we, ntashobora no kuzamusenda kugeza igihe azapfira. Ntihazagire umuntu winjira muka se; ntazamworosoreho ikinyita cy’umwenda se yamworoshe. Umuntu wamenetse amabya, kimwe n’uwashahuwe ntibakemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho. Umuntu w’icyimanyi ntazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’abazamukomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho. Umuhamoni cyangwa Umumowabu ntibazemererwe na rimwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’ababakomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; kuko batabasanganije ibyo kurya n’amazi igihe mwari mu rugendo mwimuka mu Misiri, ndetse Mowabu yo ikagurira Balamu mwene Bewori, w’i Petori muri Aramu‐Naharayimu, kugira ngo akuvume. Ariko Uhoraho Imana yawe yanze kumvira Balamu, ahubwo umuvumo we Uhoraho Imana yawe awuguhinduriramo umugisha, kuko Uhoraho Imana yawe agukunda. Ingoma ibihumbi ntuzabashakire ubukire n’ihirwe igihe cyose ufite kubaho. Ntuzange urunuka Umunyedomu, kuko ari mwene wanyu; ntuzange urunuka Umunyamisiri, kuko wabaye umusuhuke mu gihugu cye. Ababakomokaho nyuma y’igisekuru cya gatatu bazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho. Nuca ingando uteye ababisha bawe, uzirinde ikibi cyose. Muri mwe nihaba umugabo wahumanyijwe n’uko yisohoreyeho nijoro asinziriye, azasohoke mu ngando, yoye kuyigarukamo: nibujya kwira aziyuhagire, maze izuba nirirenga asubire mu ngando. Uzagire ahantu hikinze hatari mu ngando, abe ari ho wituma. Mu bintu byawe, uzabe ufitemo n’igihosho, maze nujya hanze kwituma, ugicukuze umwobo, nyuma uze gutwikira imyanda yawe. Koko rero Uhoraho Imana yawe ubhwe agendagenda mu ngando yawe, kugira ngo akurinde kandi akurekurire ababisha bawe. Ni cyo gituma ingando yawe ari ahantu hatagatifu; ntibikwiye rero ko Uhoraho ayibonamo ikintu cyamutera ishozi: naho ubundi, yareka kujyana nawe. Nihagira umucakara ucika shebuja, agahungira iwawe, ntuzamumusubize; azagumane nawe, abe iwanyu, aho azatoranya muri umwe mu migi yanyu, kugira ngo amererwe neza. Ntuzashake kumurya imitsi. Mu bakobwa b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana, no mu bahungu b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana. Mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe, ntuzajyanemo amaronko y’umukobwa w’indaya cyangwa igihembo cy’uwo muhungu w’inyana y’imbwa, ngo ubitangeho ituro ry’uguhigura; kuko bombi ari amahano Uhoraho yanga urunuka. Ntuzagire icyo uguriza umuvandimwe wawe ngo umwake n’inyungu: cyaba ifeza, cyaba ibiribwa, cyangwa se ikindi kintu cyose cyashobora gushakwaho inyungu. Umunyamahanga we, uzamugurize umutezeho inyungu; ariko umuvandimwe wawe ntuzamwake inyungu, kugira ngo Uhoraho Imana yawe azaguhere umugisha mu mirimo uzakorera mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire. Nugirira umuhigo Uhoraho Imana yawe, ntuzatinde kuwuhigura; naho ubundi Uhoraho Imana yawe ntiyabura kuwukuryoza, bikagukururira icyaha. Ariko niwirinda kugira imihigo, ntibizagukururira icyaha. Ijambo rikuvuye mu kanwa, jya ushishikarira kurishyira mu bikorwa, ukurikije umuhigo wagiriye Uhoraho Imana yawe ku bwende, ukawivugira ubwawe. Nujya mu murima w’imizabibu w’umuturanyi wawe, wemerewe kurya imbuto z’imizabibu uko ushaka, ugashira ipfa; ariko uramenye ntuzasorome ibyo utwara. Nujya mu murima weze w’umuturanyi wawe, ushobora gucamo amahundo n’intoki; ariko ntuzageze aho gufata umuhoro ngo ukarare imyaka y’umuturanyi wawe. Umuntu nashaka umugore, akamurongora, nyuma yamubonaho inenge akareka kumukunda, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, uwo mugore akamuvira mu rugo akagenda, hanyuma agacyurwa n’undi mugabo, niba uwo mugabo na we ageze aho akamuhararukwa, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, cyangwa se uwo mugabo wari waramusumbakaje agapfa, icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde. Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye. Ntihakagire umuntu utwara urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko byaba ari ukugwatira ubugingo bw’undi. Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu. Uzirinde indwara z’ibibembe, witondera kureba neza no gukurikiza ibyo abaherezabitambo b’Abalevi bazabigisha byose. Muzitondere gukora mukurikije amabwiriza nabahaye. Ibuka uko Uhoraho Imana yawe yagenjereje Miriyamu igihe mwari ku rugendo muva mu Misiri. Nuramuka ugize ikintu uguriza mugenzi wawe, ntuzinjire mu nzu ye, ngo umutware ingwate yacyo. Uzahagarare hanze, maze uwo muntu ugurije agusangishe iyo ngwate hanze. Kandi niba asanzwe ari umuntu usuzuguritse, ntuzaryame utamushubije iyo ngwate ye; ugomba kuyimusubiza izuba rikirenga. Azaryama muri uwo mwambaro we, agusabire umugisha; ibyo bizatuma witwa intungane imbere y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzanyunyuze imitsi umupagasi usuzuguritse kandi ukennye, yaba uwo mu bavandimwe bawe cyangwa se uwo mu basuhuke b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyawe, mu migi yawe. Uzajye umuha igihembo cye buri munsi akoze; izuba ntirikarenge utamwishyuye, kuko ari umukene, akaba arekereje kubona uwo mushahara. Ntazagombe gutakira Uhoraho akurega: byagukururira icyaha. Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe. Ntuzapfukirane uburenganzira bw’umusuhuke cyangwa ubw’impfubyi. Ntuzatwareho ingwate umwambaro w’umupfakazi. Uzibuke ko nawe wabaye umucakara mu Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura, akagukurayo. Ni cyo gituma ngutegetse gukurikiza ibyo maze kuvuga. Nusarura umurima wawe, ukibagirirwa mu murima umuganda w’amahundo, ntuzasubireyo kuwutwara; uzabe uw’umusuhuke, cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi, maze Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu byo ukora byose. Nucugusa igiti cy’umuzeti ukagusha imbuto zeze, ntuzagaruke gusoroma bwa kabiri; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi. Nusoroma imbuto z’umuzabibu wawe, ntuzasubiremo guhumba; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi. Ujye wibuka ko nawe wabaye umucakara mu gihugu cya Misiri; ni cyo gituma ngutegeka gukurikiza ibyo maze kuvuga. Abantu nibagira icyo bapfa, bazajye mu rukiko, babacire urubanza: uri mu kuri azabe ari we bavuga ko atsinze, uri mu cyaha abe ari we bavuga ko atsinzwe. Nibasanga nyir’icyaha akwiye gukubitwa ibiboko, umucamanza azamuryamishe ku butaka, ategeke ko bamukubitira imbere ye ibiboko bihwanye n’icyaha cye. Bazamukubite ibiboko mirongo ine; ntibazarenzeho, kugira ngo igihe bamukubita ibiboko byinshi batamutonyagura bikabije, maze umuvandimwe wawe akahavana ubusembwa uhora urora. Ntuzahambire umunwa w’inka iri ku kazi ko guhonyora ingano. Abavandimwe niba batuye hamwe, umwe muri bo akaza gupfa atarabyara akana k’agahungu, umugore wa nyakwigendera ntazashake umugabo utari uwo muri uwo muryango; ahubwo umugabo wabo azamusange amuhungure, amugire umugore we. Umuhungu uwo mugore azabyara bwa mbere ni we uzakomeza izina rya wa muvandimwe wapfuye, bityo izina rye ryoye kwibagirana mu Bayisraheli. Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry’umugi, asange abakuru, abaregere avuga ati «Umugabo wacu yanze ko izina rya mwene se riramba mu Bayisraheli, yanze kunkorera icyo ashinzwe.» Abakuru b’umugi wabo bazamuhamagaze, bavugane na we. Azaze ahagarare aho ngaho, maze avuge ati «Sinshaka kumuhungura.» Umugore yagombaga guhungura azamwegere, aho ari imbere y’abo bakuru, amwambure urukweto, amucire mu maso, hanyuma aterure avuga ati «Nguko uko bagenzereza umuntu wanze gucikura urugo rwa mwene se!» Nuko mu Bayisraheli bazajye bamwita «Nyakwamburwurukweto». Umugabo n’umuvandimwe we nibaramuka basingiranye bakarwana, maze umugore w’umwe muri bo akaza gutabara umugabo we ukubitwa n’undi, agasodotsa intoki, agasingira uwo mubisha iwabo w’abantu, akamukama, uzace ikiganza cy’uwo mugore. Ntuzamugirire ibambe! Ntuzagire mu isaho yawe ibipimisho bibiri bidahwanye, ikiremereye n’ikitaremereye. Ntukagire mu nzu yawe ibyibo by’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito. Ahubwo igipimisho cy’uburemere uzahorana kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, n’icyibo ugeresha incuro kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, kugira ngo iminsi y’ukubaho kwawe izarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Koko rero abakora ibintu nka biriya bose, abakora ibinyuranye n’ubutabera bose, baba ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka. Jya wibuka ibyo Amaleki yakugiriye mu rugendo, igihe mwimukaga mu Misiri: yaje kugutegera mu nzira, aguca inyuma, maze atsemba abari bagikururuka inyuma bose; igihe wari wishwe n’umunaniro kandi waguye isari, ntiyatinye Imana. Ni cyo gituma Uhoraho Imana yawe namara kuguha kuruhuka, agukijije abanzi bawe bose bakugose, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ukigarurire, uzazimangatanya Amaleki, ikibagirana mu nsi y’ijuru. Uramenye ntuzabyibagirwe! Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ukakigarurira ukagituramo, uzagerure incuro ku muganura w’imyaka yose wejeje mu butaka bwawe, imyaka uzasarura mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ubishyire mu cyibo, maze ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye. Uzagende usange umuherezabitambo uzaba utahiwe muri icyo gihe, umubwire uti «Uyu munsi ndamenyesha Uhoraho Imana yawe yuko nageze mu gihugu Uhoraho yarahiye abasogokuruza bacu ko azakiduha.» Umuherezabitambo azakwakira cya cyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe. Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti «Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje. Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse. Ariko Abanyamisiri batugiriye nabi, baduhindura abatindi, banadukoresha ku gahato imirimo y’ubucakara iruhanyije. Nuko dutakira Uhoraho Imana y’abasokuruza bacu. Uhoraho na we yumva imiborogo yacu; areba ukuntu twari indushyi, turi mu kaga, kandi tunashikamiwe. Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza. Atugeza aha hantu, aduha iki gihugu ari igihugu gitemba amata n’ubuki. None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.» Uzabitereke hasi imbere y’Uhoraho Imana yawe, wuname imbere y’Uhoraho Imana yawe; maze wishimire ibyiza byose Uhoraho Imana yawe yaguhaye ku buntu wowe n’urugo rwawe, ubigire ufatanyije n’Umulevi n’umusuhuke w’umunyamahanga mubana. Mu mwaka wa gatatu, ari na wo mwaka wo gutanga icya cumi cy’umutungo, numara kugerura icya cumi ku byo wejeje byose no kugihaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bakarya bagahaga, icyo gihe uzavugire imbere y’Uhoraho Imana yawe aya magambo uti «Nakuye mu nzu yanjye umugabane wagenewe guturwa, nywuhaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi, nkurikije amategeko yawe yose wampaye, ntagize itegeko ryawe na rimwe nica nkana cyangwa nibagirwa. Nta cyo nigeze ndya kuri uwo mugabane ndi mu cyunamo, nta cyo nakuyeho ndi umuhumane, nta cyo nahayeho abazimu. Rwose numviye Uhoraho Imana yanjye, ngenza uko amabwiriza yose wampaye abivuga. None rero, wowe utuye mu ijuru, mu Ngoro ntagatifu, unama witegereze, maze uhe umugisha umuryango wawe, kimwe n’ubutaka waduhaye ari igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko wabirahiriye abasokuruza bacu.» Uyu munsi Uhoraho Imana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose. Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho Imana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije. Musa ari hamwe n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli, aha rubanda aya mabwiriza, ati «Mwite ku mategeko yose mbashyikirije uyu munsi. Umunsi muzambuka Yorudani mujya mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uzashake amabuye manini uyashinge, maze uyasige ingwa. Uzayandikeho amagambo yose y’iri Tegeko, igihe uzaba umaze kwambuka. Nuko uzinjire mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yagusezeranyije. Nimumara rero kwambuka Yorudani, muzashinge ku musozi wa Ebali ayo mabuye mukurikije amabwiriza mbahaye none, kandi muyasige ingwa. Aho hantu uzahubake urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, urutambiro rwubakishije amabuye adaconzwe n’icyuma; uzubakishe urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe amabuye adaconze; aho ni ho uzaturira Uhoraho Imana yawe ibitambo bitwikwa. Uzahaturire n’ibitambo by’ubuhoro, uharire, maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe. Uzandike kuri ayo mabuye amagambo yose y’iri Tegeko, uyandike ku buryo asomeka neza.» Hanyuma Musa, ari kumwe n’abaherezabitambo b’Abalevi, abwira Abayisraheli bose, ati «Bayisraheli, nimuceceke mwumve! Uyu munsi Uhoraho Imana yawe yakugize umuryango we. Uzajye wumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye ngushyikirije uyu munsi.» Uwo munsi nyine, Musa aha rubanda aya mabwiriza, ati «Dore abazahagarara ku musozi wa Garizimu kugira ngo basabire umugisha rubanda, nimumara kwambuka Yorudani: ni abo mu nzu ya Simewoni, Levi, Yuda, Isakari, Yozefu na Benyamini. Dore n’abazahagarara ku musozi wa Ebali kugira ngo basabe umuvumo: ni abo mu nzu ya Rubeni, Gadi, Asheri, Zabuloni, Dani na Nefutali. Abalevi bazavuge mu ijwi rirenga babwira Abayisraheli bose bati «Arabe ikivume umuntu wese uzarema ikigirwamana mu ishusho ribajwe cyangwa rishongeshejwe, — ishyano Uhoraho yanga urunuka, ikintu gikozwe n’umuhanga wabyo — maze akacyimika rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen ». «Arabe ikivume uzasuzugura se cyangwa nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzimura imbago z’isambu y’umuturanyi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzayobya impumyi inzira!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzagoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa urw’imfubyi, cyangwa urw’umupfakazi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzasambana na muka se, kuko azaba amworosoyeho umwenda yoroshwe na se!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzasambanya inyamaswa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzasambana na mushiki we, yaba uwo basangiye se cyangwa yaba uwo basangiye nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzasambana na nyirabukwe!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume umuntu uzica mugenzi we rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume uzemera ruswa kugira ngo yice umuntu utacumuye!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». «Arabe ikivume utazubahiriza amagambo y’iri Tegeko ngo ayakurikize!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen». Niwumvira koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wihatira gukurikiza amategeko yose ngushyikirije uyu munsi, Uhoraho Imana yawe azagusumbisha amahanga yose ari mu gihugu; kandi dore imigisha yose izakumanukiraho, iguhame, mu rugero uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mugi, uzagirira umugisha no mu gasozi. Umugisha uzaze ku bana bawe, ku myaka yo mu mirima yawe, ku matungo yawe, ku nka zawe zihaka no ku ntama zawe zonsa. Umugisha uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima. Uzagira umugisha igihe ugenda n’igihe ugaruka. Abanzi nibahagurukira kugutera, Uhoraho azatuma batsindirwa imbere yawe; bazaza inzira imwe baguteye, baguhunge baciye inzira ndwi zinyuranye. Uhoraho azategeka ko umugisha ukubaho, ari mu bigega byawe, ari no mu byo ukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Uhoraho azakugira umuryango umweguriwe, nk’uko yabikurahiye, mu rugero uzaba witaye ku mategeko y’Uhoraho Imana yawe, maze ukagenda mu nzira akuyobora. Amahanga yose ari ku isi azabona yuko witirirwa izina ry’Uhoraho, maze agutinye. Uhoraho azaguha guhirwa, akugwirize abana, amatungo n’imyaka mu mirima, mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza bawe yuko azakiguha. Uhoraho azagukingurira ibigega bitangaje by’amazi yo mu ijuru rye, maze agushirize imvura igihe cyayo mu gihugu cyawe, ahe umugisha imirimo y’amaboko yawe. Uzajya uguriza amahanga menshi, ariko wowe ntuzakenera kuguza. Uhoraho azagushyira mu mwanya wa mbere, ntazagushyira mu mwanya wa nyuma; uzahora ujya ejuru nta gusubira hasi, kubera ko uzaba wumviye amategeko y’Uhoraho Imana yawe ngushyikirije uyu munsi kugira ngo uyiteho kandi uyakurikize; bityo ukirinda gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’inzira zose ngutegetse uyu munsi, kandi ntiwigere wohoka inyuma y’imana zindi kugira ngo uzikorere. Ariko nutumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wihatire gukurikiza amategeko ye yose n’amabwiriza ngushyikirije uyu munsi, dore imivumo yose izakuzaho, ikaguhama: Uzaba ikivume mu mugi, ube ikivume no mu gasozi. Umuvumo uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima. Umuvumo uzaza mu bana bawe, mu myaka yo mu mirima yawe, mu nka zawe zihaka no mu ntama zawe zonsa. Uzaba ikivume igihe ugenda n’igihe ugaruka. Uhoraho azakoherereza umuvumo, ibintu bikura umutima n’ibyago, mu byo uzagerageza gukora byose, kugeza igihe urimbukiye ukazima ako kanya, ku mpamvu y’ibibi uzaba wakoze igihe uncikaho. Uhoraho azaguteza indwara y’icyorezo izashyira ikaguhitana, ikagutsemba mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire. Uhoraho azaguteza kuma uhagaze, ubuganga, ubupfurute, uburibwe, amapfa, ubugwangare na kagungu; bizagukurikirane kugeza igihe uzimiye. Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, ubutaka uhagazeho buhinduke ubutare. Aho kugusha imvura mu gihugu cyawe, Uhoraho azagusha umukungugu n’umucanga: bizacunshumuke mu ijuru bikugweho, kugeza igihe urimbukiye. Uhoraho azatuma uneshwa n’ababisha bawe musakiranye: uzaza inzira imwe ubateye, ubahunge uciye inzira ndwi zinyuranye. Ingoma zose zigize icyo gihugu zizakwinuka, ziguhe akato. Intumbi yawe izaba inyama z’ibisiga byose byo mu kirere, iribwe n’inyamaswa ziri mu gihugu, habure umuntu uza kuzitesha. Uhoraho azaguteza ibishyute, nka bya bindi byo mu Misiri; kimwe n’amasazi, n’ubuheri, n’uburyaryate utazigera ukira. Uhoraho azaguteza ibisazi, n’ubuhumyi n’ubuhungetwe. Ku manywa y’ihangu, uzagenda ushakisha inzira nk’impumyi mu mwijima, unanirwe kugira icyo ugeraho; uzahora uri umuntu unyunyuzwa imitsi gusa kandi unyagwa ibye, habure uza kukurengera. Uzisabira umugeni, arongorwe n’undi; uziyubakira inzu, woye kuyitahamo; uziterera umuzabibu, woye kurya imbuto zawo zeze mbere. Inka yawe izabagirwa mu maso yawe, woye kuyiryaho; indogobe yawe izanyagwa ubireba, woye kuyisubizwa; intama zawe zizagabizwa abanzi bawe, habure uza kukurengera. Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazagabizwa undi muryango, amaso yawe ahere mu kirere, ananizwe no kubashakisha buri munsi, nyamara ari nta cyo ushobora kubikoraho na busa. Imyaka yo ku butaka bwawe n’ibindi bikuvuye mu maboko byose bizaribwa n’undi muryango utazi, nuko uzahore uri umuntu unyunyuzwa imitsi kandi ushikamiwe iteka. Amaherezo uzasazwa n’ibyo amaso yawe azibonera. Uhoraho azaguteza kurwara imisozi ku maguru no mu bibero, woye kuyikira: ndetse azabiguteza guhera mu bworo bw’ikirenge bigere mu gitwariro. Wowe n’umwami uziyimikira, Uhoraho azabajyana mu ihanga mutigeze mumenya, wowe n’abasokuruza bawe, maze nuhagera ukorere imana zindi zakozwe mu biti cyangwa amabuye! Mu mahanga yose Uhoraho azakwimuriramo, uzahinduka akarorero, ube iciro ry’imigani, n’urwo baseka. Uzabiba imbuto nyinshi mu mirima, ariko usarure bike cyane, kubera ko inzige zizabyona byose. Uzatera imizabibu uyihingire, ariko ntuzanywa divayi yayo; ndetse ari byo ntuziyumya ujya gusoroma imbuto zayo, kuko udusimba tuzarya byose. Uzagira ibiti by’imizeti mu gihugu cyawe cyose, ariko ntuzabona utuvuta two kwisiga, kuko imizeti yawe izahungura imiteja ikaragarika. Uzabyara abahungu n’abakobwa, ariko ntuzabagumana, kuko bazajyanwa ari ingaruzwamuheto. Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe, inzige zizabyigabiza. Umusuhuke w’umunyamahanga uba muri mwe azagenda akurusha gukira, naho wowe ugende urushaho gutindahara. Ni we uzajya akuguriza, wowe ubure icyo umuguriza; azagumana umwanya wa mbere, wowe uhere mu mwanya wa nyuma. Iyo mivumo yose izakuzaho, igukurikirane iguhame, kugeza igihe uzarimbukira, kubera ko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wite ku mategeko ye n’amabwiriza yaguhaye. Iyo mivumo izakugwaho ibe ikimenyetso n’igitangaza, byanditse kuri wowe no ku bagukomokaho uko ibihe bigenda bisimburana. Kubera ko uzaba utarakoreye Uhoraho Imana yawe ufite umutima wishimye kandi unezerewe igihe wari utunze ibintu byose, uzakorera abanzi Uhoraho azaguteza, wicwe n’inzara n’inyota, wambare ubusa, ubure ibyo ukeneye byose. Azagereka ku bitugu byawe umutwaro w’urutare kugeza igihe akurimburiye. Uhoraho azaguteza ihanga riturutse kure cyane, ku mpera z’isi, rize riguruka nk’ikizu: rizaza ari ihanga rivuga ntiwumve, ihanga rifite amatwara y’urugomo, ritubaha umusaza, ntirigirire umwana imbabazi. Rizarya amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, kugeza igihe uzarimbukira; nta cyo rizagusigira ku myaka yawe y’impeke cyangwa kuri divayi yawe nshya, cyangwa ku mavuta yawe y’imizeti, cyangwa ku nka zawe zihaka cyangwa ku ntama zawe zonsa, kugeza igihe rizakurimburira. Iryo hanga rizakugariza mu migi yawe yose, kugeza igihe risenyeye inkike zawe ndende kandi zicinyiye, zikikije iyo migi, kandi ari zo wiringiraga, maze ziriduke mu gihugu cyawe cyose. Rizakugariza mu migi yawe yose, mu gihugu cyawe cyose, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye. Nuko uzarye abana wabyaye, utungwe n’inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye; ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe. Umugabo wo muri mwe wadamaraye, kandi wamenyereye kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umuvandimwe we, ndetse n’umugore we yapfumbataga, kimwe n’abana be azaba asigaranye, kugira ngo hatagira n’umwe muri bo aha ku nyama z’abana be azaba ariye, ntagire icyo asigaza na gito: ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe, mu migi yawe yose. Umugore wo muri mwe wadamaraye, kandi wamenyereye kugubwa neza gusa, utatinyukaga no gukandagiza ikirenge cye ku butaka ku mpamvu yo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo yapfumbataga, kimwe n’umuhungu we n’umukobwa we, ndetse n’uruhinja amaze kubyara hamwe n’ingobyi yarwo isohotse mu matako ye; kuko muri icyo gihe cyo kubura byose azabyadukira akabirya rwihishwa: ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe, mu migi yawe yose. Nutihatira gukurikiza amagambo yose y’iri Tegeko yanditse muri iki gitabo, ngo utinye iri zina ryanjye ryuje ishema kandi riteye ubwoba, ari ryo «UHORAHO IMANA YAWE», icyo gihe, wowe n’urubyaro rwawe, Uhoraho azabateza ibyo byago bitangaje, ibyago bikomeye kandi bidahwema, n’indwara mbi cyane zidakira. Azaguteza nawe bya byago by’icyorezo yateje Misiri, bikagukura umutima, maze bizakwibasire. Ndetse n’izindi ndwara zose hamwe n’ibyago byose bitavuzwe mu gitabo cy’iri Tegeko, Uhoraho azabiguteza, kugeza igihe uzarimbukira. Muri mwe hazahonoka bake cyane, n’ubwo mwari muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, ku mpamvu y’uko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe. Kandi nk’uko Uhoraho yahimbarirwaga kubitaho kugira ngo abahe gutunganirwa no kugwira, ni ko Uhoraho nanone azahimbarirwa kubihata kugira ngo abakindagure maze mushireho. Muzirukanwa mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire. Uhoraho azagutatanyiriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi; kandi nugerayo, uzayoboka imana zindi wowe n’abasokuruza bawe mutigeze mumenya: imana zikozwe mu biti cyangwa amabuye! Kandi muri ayo mahanga, nta mahoro uzagira, ntuzabona n’aho uruhurira ibirenge byawe; ahubwo Uhoraho azaguherayo imitima ibunga, amaso ahondobera n’ubuzima bukendera. Ubugingo bwawe buzahora buregetse, uhore udagadwa ijoro n’amanywa, uhore ushidikanya ko ukiriho. Nibucya, uzajya uganya ngo «Ese noneho burira ryari?»; nibugoroba, ugire uti «Noneho buracya ryari?» Uzaba ubiterwa no gukurwa umutima n’ibyo amaso yawe azagumya kwibonera. Kandi Uhoraho azatuma usubira mu Misiri, ujyanywe n’amato muri icyo gihugu, nyamara nari narakubwiye nti «Nta bwo uzigera wongera kukireba ukundi!» Nimugerayo, ubwanyu muzagenda mwicuruza kugira ngo mube mwaba abagaragu cyangwa abaja b’ababisha banyu, ariko mubure ubagura!» Ngaya amagambo y’Isezerano Uhoraho yategetse Musa kugirana n’Abayisraheli mu gihugu cya Mowabu, risanga rya Sezerano yari yagiranye na bo kuri Horebu. Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose: ibyo ni bya byago bikomeye mwiboneye n’amaso yanyu, bya bimenyetso n’ibitangaza bihambaye. Nyamara kugeza magingo aya, Uhoraho yari atarabaha umutima wo kumenya, n’amaso yo kubona, n’amatwi yo kumva. Jyewe Uhoraho nabamajije imyaka mirongo ine yose mugenda mu butayu: imyambaro yanyu ntiyigeze ibasaziraho, n’inkweto zanyu ntizigera zibasazira mu birenge. Icyo mwariye si umugati, n’icyo mwanyoye si divayi cyangwa se inzoga zisindisha, kugira ngo mumenye yuko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu. Hanyuma mugera aha hantu; ni bwo Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani baduteye ngo baturwanye, ariko turabatsinda. Twigarurira ibihugu byabo, tubihaho umunani bene Rubeni na bene Gadi, n’igice kimwe cy’umuryango wa bene Manase Muzite rero ku magambo y’iri Sezerano, muyakurikize, kugira ngo muzashobore kugira icyo mugeraho mu byo mukora byose. Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uhoraho Imana yanyu: abatware banyu, imiryango yanyu, abakuru banyu, abashinzwe kubahiriza amategeko, abagabo b’Abayisraheli bose, abana banyu, abagore banyu, n’umusuhuke uri iwawe mu ngando, kugira ngo ajye agusenyera inkwi cyangwa akuvomere amazi. Uzanywe no kwemera Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe, ritangajwe riherekejwe n’imivumo, Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe agiranye nawe uyu munsi, kugira ngo nyine uyu munsi akugire umuryango we, kandi na we akubere Imana nk’uko yabikubwiye, kandi nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe: Abrahamu, Izaki na Yakobo. Iri Sezerano ritangajwe riherekejwe n’imivumo, nta bwo ndigiranye namwe gusa, ahubwo ndigiranye n’uhagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uhoraho Imana yacu, kimwe n’utari hano hamwe natwe uyu munsi. Murabizi mwebweho, ukuntu twabaga mu gihugu cya Misiri, n’uko kandi twaciye hagati y’amahanga mwavogereyemo. Mwiboneye amahano bakora, n’ibigirwamana bafite iwabo, bikozwe mu biti, mu mabuye, muri feza cyangwa zahabu. Muri mwe rero, uyu munsi ntihagire umugabo cyangwa umugore, inzu cyangwa umuryango, uzinukwa Uhoraho Imana yacu ngo ajye kuyoboka imana z’ayo mahanga; ntihakabe muri mwe umuzi wera uburozi cyangwa imbuto ibishye. Nihagira umuntu umara kumva ya magambo y’imivumo, akibwira ko we afite umugisha agira ati «Jyeweho nta cyo nzabura kubera ko nashegeye gukurikiza ibitekerezo byanjye, none bikaba byarabaye impamo ko ubutaka bwanjye bwahaze amazi, bukaba butagikeneye imvura», Uhoraho ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bwe n’ifuha rye bizagurumanira uwo muntu, maze imivumo yose yanditse muri iki gitabo imuhame, kandi Uhoraho azimanganye izina rye ryibagirane mu nsi y’ijuru. Uhoraho azamurobanura mu miryango yose ya Israheli amushyire ukwe, maze yibonere ibyago bihuje n’imivumo yose ijyana n’Isezerano ryanditse muri iki gitabo cy’amategeko. Mu gisekuru kizakurikiraho, abana banyu bazavuka mutakiriho, kimwe n’umunyamahanga uzaza iwawe aturutse mu gihugu cya kure, nibabona ibyago by’iki gihugu n’indwara Uhoraho yagiteje, bazavuga ngo «Igihugu cye cyose cyahindutse amahindure, umunyu n’umunyotwe gusa; nta buhinge, nta katsi, nta gati kamera; hameze nk’i Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu, ya migi Uhoraho yigeze kuyogoza abitewe n’uburakari hamwe n’umujinya.» Nuko amahanga yose azavuge yibaza ati «Ni iki cyatumye Uhoraho agira iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje cyane bigeze aha?» Rubanda bazasubiza bati «Ni uko baretse Isezerano Uhoraho Imana y’abakurambere yari yaragiranye na bo, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Misiri. Ni uko bagiye kuyoboka izindi mana, baraziramya, – imana batari bazi kandi Uhoraho atari yarabarangiye –. Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira iki gihugu, akakigushaho imivumo yose yanditse muri iki gitabo. Uhoraho yabahubuje mu gihugu cyabo, abigiranye uburakari n’umujinya n’ubukana bwinshi, maze abajugunya mu kindi gihugu, nk’uko bimeze ubu.» Ibintu byihishe ni iby’Uhoraho Imana yacu, naho ibintu byahishuwe ni ibyacu twebwe n’abana bacu ingoma ibihumbi, kugira ngo dukurikize amagambo yose y’iri Tegeko. Ibyo byose nibimara kukubaho, ni ukuvuga umugisha cyangwa umuvumo nagushyize imbere, uzabizirikana mu mutima wawe aho uzaba uri mu mahanga yose Uhoraho Imana yawe azaguciramo. Nuko wowe n’abana bawe uzagarukire Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose, kandi ubigire ukurikiza ibyo ngutegetse byose uyu munsi. Uhoraho Imana yawe azahindura urwo yari yaraguciriye, akwereke imbabazi ze, asubire kugukoranya akuvana mu mahanga yose Uhoraho Imana yawe azaba yaragutatanyirijemo. N’aho waba waraciriwe ku mpera y’isi, Uhoraho Imana yanyu azahagukoranyiriza, aze kugukurayo. Uhoraho Imana yawe azakugarura mu gihugu abasokuruza bawe bari batunze, nawe wongere ugitunge; azaguha guhirwa no kugwira kurusha abasokuruza bawe. Wowe hamwe n’abazagukomokaho, Uhoraho Imana yawe azakugenya umutima, kugira ngo ubashe gukunda Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, maze ubone kugira ubugingo. Kandi Uhoraho Imana yawe azagusha ya mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe bazaba bagutoteje. Nuko woweho uzongere kumvira ijwi ry’Uhoraho, ukurikize amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi. Uhoraho Imana yawe azaguha gutunganirwa mu byo ukora byose, akugwirize abana n’amatungo n’ibihingwa. Koko rero Uhoraho azongera ahimbarirwe kukugirira neza nk’uko yahimbarirwaga kubigirira abasokuruza bawe; upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye, uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. Koko, iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi nta bwo ari akadashoboka kuri wowe, nta n’ubwo riri kure aho udashyikira. Nta bwo riri ku ijuru, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo aritumanurireyo, maze aritubwire, turikurikize?» Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire, kugira ngo turikurikize?» Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe, kugira ngo urikurikize. Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire. Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho, mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.» Nuko Musa araza nanone abwira Abayisraheli bose aya magambo. Aterura avuga ati «Ubu ngubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse; sinkibasha gukubita hirya no hino, kandi Uhoraho yaranyibwiriye ati 'Nta bwo uzambuka Yorudani iyi ureba!’ Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzambuka akurangaje imbere, ni we uzatsemba ariya mahanga akuri imbere, ayanyage ibyo atunze. Kandi Yozuwe ni we uzambuka akurangaje imbere nk’uko Uhoraho yabivuze. Uhoraho azagirira ayo mahanga ibyo yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abahemori, hamwe n’ibihugu byabo: yarabirimbuye! Uhoraho azayabarekurira, namwe muzayagirire bya bindi nabategetse byose. Nimukomere kandi mube intwari, ntimuzashye ubwoba ngo muhinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe ubwe agendana nawe. Ntazaguharurukwa, ntazagutererana.» Hanyuma Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y’Abayisraheli bose ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza babo ko azakibaha; ni wowe uzatuma bigarurira icyo gihugu. Uhoraho ubwe ni we ukugenda imbere, azaba ari kumwe nawe; ntazaguharurukwa, ntazagutererana. Wigira ubwoba, ntucike intege.» Musa yandika iri Tegeko, maze arishinga abaherezabitambo, bene Levi baheka ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho; arishinga kandi n’abakuru b’imiryango ya Israheli bose. Nuko Musa abaha aya mabwiriza, agira ati «Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe mu mwaka wo guhara imyenda, ku munsi mukuru w’Amahema, igihe Abayisraheli bose bazaza ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo barebe uruhanga rwe, uzajye usomera iri Tegeko imbere y’Abayisraheli bose, baryumve. Uzakoranye rubanda, abagabo n’abagore, abana n’umusuhuke w’umunyamahanga uri mu migi yawe, kugira ngo bose baryumve, baryige, batinye Uhoraho Imana yanyu, kandi bitondere gukurikiza amagambo yose ari muri iri Tegeko. N’abana babo batari barizi, bazaryumve, bige gutinya Uhoraho Imana yanyu iminsi yose muzabaho mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.» Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore igihe cyawe cyo gupfa kiregereje. None hamagara Yozuwe, mujyane ku ihema ry’ibonaniro, maze muhe amabwiriza yanjye.» Musa na Yozuwe baragenda, bahagarara ku ihema ry’ibonaniro. Uhoraho abonekera muri iryo hema, ari mu nkingi y’agacu; iyo nkingi y’agacu yari ihagaze ku muryango w’ihema. Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Dore wowe ugiye gupfa, usange abasogokuruza bawe. Uyu muryango uzatangira ube ihabara, wohoke ku mana z’abanyamahanga bari mu gihugu ugiye kwinjiramo; uzampararukwa umene igihango cy’Isezerano nagiranye na wo. Icyo gihe uburakari bwanjye buzawugurumanira, mbatererane, mbahishe amaso, bapfe bashire, ibyago n’imibabaro myinshi bibibasire. Nuko icyo gihe bazavuge bibaza bati ’Igituma ibi byago byadusaritse, aho si uko Imana yacu itakiri muri twe?’ Ariko jyeweho icyo gihe nzakomeza mbahishe amaso, mbahora ibyaha byose bazaba bakora bayoboka imana zindi. Noneho ngaho nimwandike iyi ndirimbo muzajya muririmba; uzayigishe Abayisraheli, uyibatoze, kugira ngo iyo ndirimbo izambere gihamya ishinja Abayisraheli. Koko rero, nzinjiza iyi mbaga mu gihugu gitemba amata n’ubuki nasezeranyije abasekuruza babo ko nzakibaha, nkabirahirira; bazarya barengwe, babyibuhe; hanyuma bayoboke imana zindi, bazihakweho, jyeweho bansuzugure, maze bice Isezerano nagiranye na bo. Nuko nibamara kuzahazwa n’ibyago byinshi hamwe n’imibabaro myinshi, iyo ndirimbo izabe gihamwa ibashinja, kuko urubyaro rwabo rutazibagirwa na gato kuyisubiramo. Koko rero, nta bwo nyobewe imigambi bahimbahimba ubu ngubu, na mbere y’uko mbinjiza mu gihugu nasezeranye nkabirahira.» Uwo munsi rero Musa yandika iyo ndirimbo, ayigisha Abayisraheli. Maze Uhoraho yihanangiriza Yozuwe mwene Nuni, ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’Abayisraheli mu gihugu nabasezeranyije, nkabibarahira; nanjye kandi ndi kumwe namwe.» Musa amaze kwandika amagambo yose y’ayo mategeko mu gitabo, aha aya mabwiriza Abalevi bashinzwe guheka ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, ati «Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Imana yanyu; kizagume aho, kibe gihamya ibashinja. Kuko nzi amatwara yawe yo kwigomeka no kugira ijosi rishingaraye. Ubwo muri iki gihe mugomera Uhoraho, kandi nkiriho ndi kumwe namwe, hazacura iki nimara gupfa? Nimunkoranyirize abakuru b’imiryago yanyu bose, hamwe n’abashinzwe kubahiriza amategeko, baze iruhande rwanjye; maze mvugire ayo magambo mu matwi yabo, ntanga ijuru n’isi ho abagabo bazabashinja. Kuko nzi yuko nimara gupfa, muziyonona rwose, mugateshuka inzira nababwirije; maze mu minsi izaza mukazakubitana n’ibyago, ku mpamvu y’uko muzaba mwakoze ibitanogera amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumubabaza mu migenzereze yanyu.» Nuko imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli rimuteze amatwi, Musa ahavugira amagambo yose y’iyi ndirimbo, arayarangiza. Ati «Juru, tega amatwi, maze mvuge; isi nawe, wumve ijambo rimva mu kanwa. Inyigisho zanjye nizisuke nk’imvura, amagambo yanjye niyisese nk’urume, nk’imvura y’umurindi igwa ku bwatsi butoto, nk’ibitonyanga bigwa mu kanyatsi! Kuko ngiye kwamamaza izina ry’Uhoraho. Nimwemere ko Imana yacu ari indahangarwa. Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose, uburyo bwe bwose buraboneye. Ni Imana izira guhemuka, kandi itarenganya, ni intabera n’intagorama. Bo bariyononnye, kubera ubusembwa bisize, ntibakiri abana be, bahindutse inyoko yandavuye kandi yatannye. Mbe bwoko bw’ibipfapfa, mbe bwoko bw’abanyabwenge buke! Uko ni ko mwitura Uhoraho? Si we so wakubyaye, si we wakuremye, akagukomeza intege? Ibuka ibihe bya kera, uzirikane imyaka yagiye isimburana, kuva mu gisekuru ukagera mu kindi. Baza so, azabigutekerereza, baza abakuru bo muri mwe, bazabikubwira: Igihe Musumbabyose yahaga amahanga iminani agenewe, igihe yatandukanyaga amoko y’abantu, yashingiye imbago imiryango akurikije umubare w’abana ba Israheli. Koko rero, ingarigari y’Uhoraho ni uwo muryango we, bene Yakobo bakaba umunani yegukanye. Uwo muryango we babonaniye mu gihugu cy’ubutayu, ku gasi kaganjemo imyoromo ikanganye: yarawukikiye, arawurera. Yagenje nka kagoma ikangura ibyana byayo igatambatamba hejuru y’icyari cyayo, ikabamba amababa yayo uko yakabaye, maze ikabiterura ikabigurukana ibihetse. Uhoraho ni we wenyine wayoboye umuryango we, ari nta mana y’inyamahanga bafatanyije, awutoza gukwira imisozi y’igihugu, kugira ngo utungwe n’umwero w’imirima; awubwiriza kunyunyuza ubuki bwaretse mu binogo by’amabuye, awuha amavuta yaretse ku bitare by’intamenwa. Awuha kandi ikivuguto n’amatamatama, n’ikinure cy’abana b’intama n’icy’amapfizi y’intama y’i Bashani, n’icy’amasekurume y’ihene, hamwe n’inkongote y’impeke z’ingano; umutobe w’umutuku uturutse mu mbuto z’imizabibu uwunywa ubanje kuba inzoga ihiye. Nuko Yeshuruni arashisha, maze ashinga ijosi — warashishe, urabyibuha, uba ingogo — ahararukwa Imana yamuremye, asuzugura Urutare rwamukijije. Barayiharika, bayoboka imana z’inyamahanga, bayibabaza bakora amahano, batura ibitambo ibishitani bitari Imana nyakuri, batura ibitambo imana zindi batari bazi, imana nshya zadutse vuba, izo abasokuruza banyu batatinyaga. Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho, wibagiwe Imana yakubyaye. Ibyo Uhoraho yiboneye byamuteye kuzinukwa: abahungu be n’abakobwa be baramurakaje. Nuko aravuga ati «Ngiye kubahisha amaso, nzarebe iherezo ryabo uko rizamera, kuko ari inyoko yandavuye, abana umuntu atashobora kwizera. Bambangikanyije n’ibitari Imana nyakuri, barandakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye. Nanjye nzababangikanya n’ikitari umuryango nyakuri, mbagirire nabi nkoresheje ihanga ritagira ubwenge! Ni koko, umuriro uzagurumana mu mazuru yanjye, utwike byose kugeza hasi ikuzimu iwabo w’abapfuye, woreke isi hamwe n’ibyo yeze, uhindure ivu imizi y’imisozi. Nzabacunshumuriraho amakuba, mbamarireho imyambi yanjye. Nibamara kwicwa n’inzara, no kurimburwa n’inkuba, hamwe n’amacumu yanjye afite uburozi, nzabagabiza amenyo y’inyamaswa, n’uburozi bw’ibisimba bikuruza inda mu mukungugu. Hanze, inkota izavuga ibamareho abana, no mu mazu yabo haganze ubukangarane. Umuhungu w’umusore azapfa rumwe n’umukobwa w’inkumi, umwana uri ku ibere apfe rumwe n’umugabo umeze imvi. Naravuze nti ’Mba mbajanjaguye nkabahindura ubushingwe, nkazimangatanya icyatuma bibukwa mu bantu, iyo ndatinya ko ababisha banyigambaho.’ Abanzi babo ntibajye aho ngo bibeshye, bavuga ngo ’Ni twe twabarushije amaboko turabatsinda, ngo nta bwo ari Uhoraho wakoze ibyo byose!’ Kuko iryo ari ihanga ritareba kure, ry’abantu b’ibicucu. Iyo baba abanyabwenge bari gusobanukirwa na byo, bakamenya ibibafitiye akamaro mu gihe kiri imbere: ’Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi, abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi, atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye, maze Uhoraho akabatanga? Koko rero Urutare rurinda ababisha bacu si kimwe n’Urutare ruturinda twebwe: ababisha bacu ubwabo ni bo baca urwo rubanza. Ingemwe z’imizabibu yabo zikomoka i Sodoma no mu mirima y’i Gomora; imbuto z’imizabibu yabo zirimo uburozi, imisogwe yazo irakarishye. Divayi yabo ni nk’ubumara bw’ikiyoka, ni ubumara bukaze nk’ubw’impiri. Ibyo si byo mbitse iwanjye, si ibyo mpfundikiye mu bubiko bwanjye? Kumara inzigo no gutanga inyiturano ni jye nyirabyo, nkabizigamira igihe ibirenge byabo bizateshuka inzira; koko rero umunsi w’ibyago uri bugufi, ibihano byabateganyirijwe ntibigitinze.» Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we, akazagirira ibambe abayoboke be, nabona yuko intege zabo zishize, kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye. Icyo gihe azabaza ati «Za mana zabo ziri hehe, n’urutare bahungiragaho? Ziri hehe za mana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo, zikanywa divayi y’ibitambo byabo biseswa? Ngaho se nizihaguruke zibatabare, zibabonere ahantu mwakwikinga! Noneho rero ubu nimurebe: Ni jyewe ubwanjye, nta wundi. Nta yindi mana indi iruhande! Ni jye wica kandi nkabeshaho, uwo mfashe ntanyikura. Kandi koko, manika ukuboko nkwerekeza ku ijuru, maze nkavuga nti ’Ndi muzima iteka ryose!’ Nintyaza inkota yanjye irabagirana, ukuboko kwanjye kugatigisa iteka naciye, nzamara inzigo mfitanye n’ababisha banjye, mpe inyiturano abanyanga. Inkota yanjye izavubata inyama, imyambi yanjye nyuhire amaraso iyasinde, amaraso y’abishwe n’ay’abafashwe mpiri, hamwe n’ibihanga by’ababisha bitendeza imisatsi.» Mahanga, nimukomere yombi imbaga ye, kuko agiye guhorera amaraso y’abayoboke be, akamara inzigo afitanye n’ababisha be, maze agakiza ubwandu igihugu cye n’imbaga ye.» Musa rero wari uherekejwe na Yozuwe mwene Nuni, yaraje avuga amagambo yose y’iyi ndirimbo, rubanda bateze amatwi. Musa arangije kubwira Abayisraheli bose aya magambo, yungamo ati «Mushyire ku mutima aya magambo yose, ari na yo ntanzeho none gihamya izabashinja, kandi muzabwirize abana banyu kwihatira gukurikiza amagambo yose agize iri Tegeko. Koko rero nta bwo ari ijambo rikwiye kugira agaciro gake kuri mwe; ahubwo iri jambo ni ryo bugingo bwanyu, ni ryo muzakesha kumara iminsi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.» Uwo munsi nyine Uhoraho abwira Musa ati «Zamuka uriya musozi wa Nebo uri mu bisi by’Avarimu, mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Yeriko, maze witegereze igihugu cya Kanahani mpayeho ubukonde abana ba Israheli. Hanyuma upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange bene wanyu — bimere nk’uko Aroni mwene so na we yapfiriye ku musozi wa Hori, agasanga bene wabo — kubera ko mwancumuriye mukambera abahemu hagati y’Abayisraheli, cya gihe mwari ku mazi y’i Meriba h’i Kadeshi, mu butayu bwa Sini, ubwo mwangaga kwerekanira ubutagatifu bwanjye hagati y’Abayisraheli. Igihugu cya Kanahani uzakireba uri hakurya yacyo gusa, ariko nta bwo uzagikandagiramo, icyo gihugu mpaye abana ba Israheli.» Uyu ni wo mugisha Musa, umuntu w’Imana, yasabiye Abayisraheli, mbere y’uko apfa. Ati «Uhoraho yaje aturuka kuri Sinayi, arasira mu mpinga ya Seyiri kubera bo, arabagirana aturuka ku musozi wa Parani, agera i Meriba h’i Kadeshi; kubera bo aza aturuka mu majyepfo yawo agana mu Mirambi. Ni ukuri, wowe ukunda imiryango y’abantu, ab’intungane bose bari mu maboko yawe. Bo bari barambaraye imbere y’ibirenge byawe, maze bakira ijambo ryose uvuze. Musa yatugeneye Itegeko, arishyikiriza iteraniro rya bene Yakobo. Nuko Yeshuruni abona umwami, ubwo abatware ba rubanda bateranaga, hamwe n’imiryango y’Abayisraheli yose. Rubeni arakarama, ntagapfe, harakabaho kandi n’abe n’ubwo ari bakeya.» Ageze kuri Yuda, avuga ibi ati «Uhoraho, jya wumva ijwi rya Yuda uzamugarure mu ngabo ze. Amaboko ye aramurengere, nawe uzamugoboke umutabare yatewe n’abanzi be.» Ageze kuri Levi aravuga ati: «Tumimu zawe na Urimu zawe ziragatungwa n’umuntu wakubereye indahemuka, ukamugeragereza i Masa, ukamugishiriza impaka ku mazi y’i Meriba, ari na we wavuze kuri se na nyina ati ’Nta bwo nigeze mbabona!’ Akanga kwemera bene se, kandi ntanamenye abahungu be. Koko bene Levi bitaye ku ijambo ryawe, bakomera ku Isezerano ryawe, bigisha bene Yakobo imigenzo yawe, batoza Abayisraheli amategeko yawe, bagutura imibavu, uranyurwa, bagashyira ku rutambiro rwawe ibitambo bitwikwa. Uhoraho, ha umugisha ubutwari bwa Levi, unogerwe n’imirimo y’amaboko ye, ushegeshe ibyaziha by’abamurwanya; abamwanga barakagwa ubutabyuka.» Ageze kuri Benyamini aravuga ati «Ni inkoramutima y’Uhoraho, aradendeje mu ituze, yizigiye Nyirigira umuragiye iminsi yose kandi uruhukiye hagati y’udusozi twe.» Ageze kuri Yozefu aravuga ati «Igihugu cye kirakagira umugisha w’Uhoraho! Ibyiza biruta ibindi mu bitangwa n’ijuru, ibyo ni urume, n’amazi adendeje mu nsi y’ubutaka, ibyiza biruta ibindi mu bifashwa n’izuba kurumbuka, hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bimera buri kwezi, ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’imisozi ya kera na kare, hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’utununga duhoraho, ibyiza biruta ibindi mu bikungahaje igihugu, hamwe n’ineza y’Uwiyerekaniye mu Gihuru cyakaga umuriro: ibyo byose biratwikire umutwe wa Yozefu, uruhanga rw’uweguriwe Uhoraho atoranyijwe muri bene se. Ni impfizi ye yavutse uburiza: icyubahiro kiramuharirwe! Amahembe yayo ni nk’amahembe y’imbogo: izayicisha amahanga kugeza ku mpera z’isi! Ngibyo ibihumbi n’ibihumbi byo kwa Efurayimu, ngaya amagana n’amagana yo kwa Manase!» Ageze kuri Zabuloni aravuga ati «Dabagira, Zabuloni, buri gihe uzaba ugabye ibitero; dabagira nawe Isakari, aho utuye mu mahema yawe. Bahamagaye amahanga ngo aze ku musozi baturiraho ibitambo by’ubuhoro; bayoboye iwabo ikivu cy’ibyiza biturutse inyuma y’inyanja, kimwe n’ubukungu bwihishe mu musenyi.» Ageze kuri Gadi, aravuga ati «Arakagira umugisha uwo Gadi azakesha kwagura imipaka! Aryama nk’intare itanyagura ukuboko cyangwa igihanga cy’inyamaswa yishe. Yamamye akajisho ku byo yagabiwe rugikubita, abona aho umugabane w’ubutware umugenewe uherereye. Yagiye mu rwego rw’abatware ba rubanda, atunganya ubucamanza bw’Uhoraho hamwe n’ibyemezo yafashe arengera Israheli.» Ageze kuri Dani aravuga ati «Dani ni icyana cy’intare, gisimbuka gituruka i Bashani.» Ageze kuri Nefutali aravuga ati «Nefutali ahaga ibyo aherewe ubuntu, agwiza imigisha y’Uhoraho, arigarurire igihugu cy’iburengerazuba n’icy’amajyepfo.» Ageze kuri Asheri aravuga ati «Asheri arakagira umugisha muri bose, agire ubuhoro mu bavandimwe be, avogere mu mavuta masa. Ibihindizo byawe bizabe ibyuma n’imiringa, kandi uko iminsi yawe ingana, azabe ari ko n’imbaraga zawe zireshya.» Yewe Yeshuruni, nta n’umwe uhwanye n’Imana izanwa no kugutabara, igahutera igendera ku ifarasi y’ijuru n’ibicu, yuje ububasha. Imana ya kera na kare ni yo buhungiro bwawe; kuva iteka ryose ni yo kuboko gukora byose hano mu nsi; yirukanye ababisha imbere yawe, maze iravuga iti ’Ngaho tsemba!’ Israheli idendeje mu mahoro nta cyo yishisha: isoko ya Yakobo iratemba nta kiyiziga, igana mu gihugu cya divayi n’imyaka y’impeke; ndetse n’ijuru rirahatondesha ikime. Urahirwa koko Israheli! Ni nde umeze nkawe, wowe bwoko burengerwa n’Uhoraho? Ni we ngabo igukingira ikagutabara, akaba n’inkota iguha gutsinda. Ababisha bawe bazakora iyo bwabaga bakwigira amayeri, ariko ntuzabura gushinga ikirenge mu mpinga y’imisozi y’igihugu cyabo.» Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo, mu bitwa bya Pisiga, ahateganye na Yeriko; maze Uhoraho amwereka igihugu cyose: ahera muri Gilihadi agera muri Dani, no mu bwatsi bwa Nefutali bwose, n’igihugu cya Efurayimu hamwe na Manase, n’icya Yuda cyose, agera ku Nyanja y’iburengerazuba. Amwereka na Negevu, n’intara yose y’ikibaya cya Yeriko umugi w’imikindo, agera i Sowari. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Ngicyo igihugu nasezeranyije Abrahamu, na Izaki na Yakobo, nkabibarahira mvuga nti ’Nzagiha urubyaro rwawe.’ Ndakikweretse, uracyibonera n’amaso yawe, ariko nta bwo uzambuka ngo ugikandagiremo.» Nuko Musa, umugaragu w’Uhoraho, apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho amuhamba mu kabande ko mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Beti‐Pewori; ariko kugeza na n’ubu nta we uramenya aho imva ye iherereye. Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse; amaso ye yari ataraganya guhuma, n’imbaraga ze zari zitaracogora. Abayisraheli baririra Musa iminsi mirongo itatu, bari mu kibaya cya Mowabu. Hanyuma iminsi yo kuririra Musa bamwiraburira irashira. Yozuwe mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Musa yari yaramuramburiyeho ibiganza. Nuko Abayisraheli baramwumvira, bagenza uko Uhoraho yari yategetse Musa. Muri Israheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi umeze nka Musa; kuko we Uhoraho yari amuzi, bakabonana, Uhoraho akamutuma gukorera bya bimenyetso byose na bya bitangaza byose mu gihugu cya Misiri, imbere ya Farawo n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose, maze Musa uwo akabikorana imbaraga zose z’ukuboko kwe, bigatuma bakangarana cyane, Abayisraheli bose babyirebera n’amaso yabo. Musa, umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira umufasha wa Musa, ari we Yozuwe mwene Nuni, ati «Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none rero haguruka wambuke Yorudani iyi, wowe n’iyi mbaga yose, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abayisraheli. Aho muzakandagiza ibirenge byanyu hose, narahabeguriye nk’uko nabibwiye Musa; kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu. Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana. Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage. Ni koko, komera kandi ube intwari cyane; haranira gukurikiza amategeko yose umugaragu wanjye Musa yaguhaye. Ntuzayace iruhande, haba iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo uzahirwe aho uzajya hose. Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa. Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.» Nuko Yozuwe ategeka abatware b’imbaga, ati «Munyure mu ngando maze mutegeke imbaga, muti ’Nimutegure impamba, kuko mu minsi itatu muzambuka Yorudani iyi, kugira ngo mwinjire mu gihugu, Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ngo kibe icyanyu.’» Nuko Yozuwe abwira bene Rubeni, bene Gadi, na kimwe cya kabiri cya bene Manase, ati «Mwibuke itegeko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye: Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ikiruhuko; yabahaye iki gihugu murimo. Abagore banyu, abana banyu n’amashyo yanyu bazasigara mu gihugu Musa yabahaye hakurya ya Yorudani. Ariko mwebwe mwese, bagabo b’intwari, muzakurikirana kuri gahunda, mugende imbere y’abavandimwe banyu ngo mubafashe, kugeza ubwo Uhoraho azabaha ikiruhuko nk’uko namwe yakibahaye, maze na bo bazagire igihugu Uhoraho, Imana yanyu, yabageneye. Hanyuma muzasubira mu gihugu kiri icyanyu, maze mutunge iki gihugu Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba.» Na bo basubiza Yozuwe, bati «Ibyo utubwiye byose, tuzabikora, n’aho uzatwohereza hose, tuzajyayo. Uko twumviraga Musa muri byose, ni ko nawe tuzakumvira. Ni koko, Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa. Uzagusuzugura wese kandi ntiyumvire amagambo yawe yose mu byo uzaba wategetse, azicwa. Rwose komera kandi ube intwari!» Yozuwe, mwene Nuni, ari i Shitimu, yohereza abantu babiri gutata rwihishwa, arababwira ati «Mugende murebe igihugu cya Yeriko.» Bajyayo binjira mu nzu y’umugore w’indaya witwaga Rahabu, kugira ngo baze kuharara. Ibyo bigera ku mwami w’i Yeriko, baramubwira bati «Dore abantu b’Abayisraheli binjiye hano muri iri joro, kugira ngo batate igihugu.» Nuko umwami w’i Yeriko atuma kuri Rahabu, ati «Shyira ahagaragara abagabo baje iwawe, ba bandi wacumbikiye, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.» Ariko uwo mugore ajyana ba bagabo uko ari babiri, maze arabahisha. Hanyuma araza, aravuga ati «Ni byo koko, abo bantu baje iwanjye, ariko sinari nzi iyo baturuka. Nyamara, ubwo bendaga gufunga amarembo y’umugi bwije, abo bantu basohotse. Sinamenye rero aho bagannye. Mubakurikire vuba, murabafata.» Mu by’ukuri yari yabohereje hejuru y’inzu, maze abahisha mu byatsi yari yaharundishije. Abantu babakurikira bwangu bagana ku byambu bya Yorudani, nuko bakimara gusohoka bafunga amarembo. Naho bo, bari batararyama ubwo Rahabu yazamukaga kubareba hejuru y’inzu, maze arababwira ati «Nzi ko Uhoraho yabahaye iki gihugu, ko ubwoba bwadutashye kandi ko abantu b’igihugu bose bahinda umushyitsi imbere yanyu, kuko twumvise bavuga ko Uhoraho yumukije imbere yanyu amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe muvuye mu Misiri, twumvise kandi n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abahemori hakurya ya Yorudani, Sihoni na Ogi, mwarimbuye. Twarabyumvise ducika intege; maze imbere yanyu ntitwaba tugihumeka, kuko Uhoraho, Imana yanyu, ari Imana hejuru mu kirere kimwe na hano ku isi. None rero mubirahize Uhoraho: ubwo nababereye imfura, namwe muzabe ari ko muzagenzereza umuryango wanjye. Mumpe ikimenyetso kigaragara, ko data, mama, basaza banjye, barumuna banjye na bakuru banjye nta cyo bazaba n’ibyabo byose, ko ahubwo muzaturinda urupfu.» Ba bagabo baramusubiza bati «Turagapfa ubwacu, nitutabababarira; gusa ntimuzatuvemo! Uhoraho namara kuduha igihugu, tuzababanira neza kandi gipfura.» Nuko Rahabu abamanurira ku mugozi mu idirishya, kuko inzu ye yari ifatanye n’urukuta rw’umugi, akaba yari atuye muri urwo rukuta nyine. Arababwira ati «Mwerekeze iyo mu misozi, kugira ngo mudasakirana n’ababakurikiye; muzahihishe iminsi itatu, kugeza ubwo ababakurikiye bazagaruka, hanyuma muzashobora gukomeza urugendo rwanyu.» Abo bantu baramubwira bati «Dore uko tuzakurikiza iyo ndahiro uturahije: nitwinjira mu gihugu, uzazirike uyu mugozi utukura ku idirishya watumanuriyemo; maze so na nyoko na basaza bawe, n’umuryango wawe wose uzabakoranyirize iwawe mu nzu. Nihagira n’umwe muri mwe uzacaracara akajya hanze, amaraso ye ntazatubazwe, ubwo rero tuzaba turi abere; ariko uwo muzaba muri kumwe mu nzu, nihagira umukoza n’urutoki, amaraso ye azaduhame. Nyamara nutuvamo, ubwo tuzaba tutagikurikije iyi ndahiro waturahije.» Arabasubiza ati «Bibe nk’uko mubivuze!» Hanyuma arabasezerera baragenda, nuko azirika wa mugozi utukura ku idirishya. Barigendera, maze berekeza iyo mu misozi, bahamara iminsi itatu kugeza ubwo abari babakurikiye batahutse; abari babakurikiye, babashakiye ku muhanda wose, barababura. Nuko ba bantu babiri bamanuka umusozi, baragenda no kwa Yozuwe mwene Nuni, maze bamutekerereza ibyo babonye byose. Babwira Yozuwe bati «Mu by’ukuri, Uhoraho yatweguriye igihugu cyose, ndetse n’abaturage bacyo bose twabateye guhinda umushyitsi.» Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, we n’Abayisraheli bose; bava i Shitimu, baragenda maze bagera kuri Yorudani. Aho ngaho baraharara mbere yo kwambuka. Nyuma y’iminsi itatu, abatware b’imbaga banyura mu ngando, maze baha rubanda iri tegeko, bati «Nimubona Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, n’abaherezabitambo b’Abalevi babuhetse, ubwo muzahereko muva aho muri, maze mubukurikire; bityo muzamenye inzira mugomba kunyura, kuko iyo nzira nta bundi mwari mwayinyura. Ariko hagati yanyu na bwo, hajye hasigara intera ireshya n’imikono ibihumbi bibiri; ntimukabwegere.» Hanyuma Yozuwe abwira rubanda, ati «Mwitagatifuze kuko ejo Uhoraho azakora ibitangaza hagati yanyu.» Yozuwe abwira abaherezabitambo, ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze mutambuke mujye imbere y’imbaga.» Baheka Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bajya imbere y’imbaga. Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi ndatangira kukubahiriza mu maso ya Israheli, kugira ngo bamenye ko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nabanye na Musa. Naho wowe, uhe iri tegeko abaherezabitambo baheka Ubushyinguro uti ’Nimugera ku nkombe y’amazi ya Yorudani, muhagarare muri Yorudani.’» Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Nimwigire hino maze mwumve ijambo ry’Uhoraho, Imana yanyu.» Nuko Yozuwe aravuga ati «Ibi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe, kandi ko izamenesha mubyirebera Umukanahani, Umuheti, Umuhivi, Umuperezi, Umugirigashi, Umuhemori, Umuyebuzi: dore Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose bugiye kubabanziriza muri Yorudani. None ubu rero, mufate abantu cumi na babiri mu miryango ya Israheli, umuntu umwe muri buri muryango. Ubwo abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Umugenga w’isi yose, nibaba bagishinga ibirenge mu mazi ya Yorudani, ako kanya amazi ya Yorudani amanuka ava mu masoko aracikamo kabiri, maze yibumbire mu kizenga kimwe.» Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere. Abahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bagikandagira mu mazi yo ku nkengero, — koko kandi amazi ya Yorudani asendera ku nkombe zombi igihe cyose cy’isarura —, ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko. Nuko abaherezabitambo bahekaga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara ku butaka bwumutse muri Yorudani rwagati, mu gihe Israheli yose yambukiraga ahumutse; abaherezabitambo ntibanyeganyega kugeza ubwo imbaga yose yari imaze kwambuka Yorudani. Ubwo imbaga yose imaze kwambuka Yorudani, Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Fata abantu cumi na babiri muri rubanda, umuntu umwe muri buri muryango, maze ubategeke uti ’Mukure hano muri Yorudani nyirizina, aho ibirenge by’abaherezabitambo byari bihagaze, amabuye cumi n’abiri; muyambukane maze muyashinge aho muza kurara.’» Nuko Yozuwe ahamagara abantu cumi na babiri yari yatoranyije mu Bayisraheli, umuntu umwe muri buri muryango, maze Yozuwe arababwira ati «Nimunyure imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana yanyu, mugane rwagati muri Yorudani, maze buri muntu atware ibuye ku rutugu, uko imiryango y’Abayisraheli ingana, kugira ngo ibyo bizababere ikimenyetso muzahorana. Ejo, abahungu banyu nibababaza bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, muzabasubize muti ’Ni uko amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, igihe bunyuze muri Yorudani! Amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri, none aya mabuye azahora atubera urwibutso, twe Abayisraheli.’» Nuko Abayisraheli bagenza uko Yozuwe yabategetse: batora amabuye cumi n’abiri yo muri Yorudani rwagati, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Yozuwe, bakurikije umubare w’imiryango y’Abayisraheli, maze barayajyana bayageza ku ngando baba ari ho bayashyira. Yozuwe ashingisha amabuye cumi n’abiri muri Yorudani rwagati, bayashinga aho abaherezabitambo bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bari bashinze ibirenge, kandi aracyahari na n’ubu. Abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro baguma muri Yorudani rwagati, kugeza ubwo huzuzwa ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe kubwira rubanda byose, nk’uko Musa yari yarabitegetse Yozuwe. Nuko imbaga yihutira kwambuka. Maze rero rubanda rwose rumaze kwambuka, Ubushyinguro bw’Uhoraho hamwe n’abaherezabitambo banyura imbere y’imbaga. Bene Rubeni, bene Gadi n’igice kimwe cya kabiri cya bene Manase babanziriza abandi Bayisraheli, bitegura intambara, nk’uko Musa yari yarabibabwiye. Abantu bageze ku bihumbi mirongo ine, bitwaje intwaro kandi biteguye kurwana, banyura imbere y’Uhoraho bajya ahagana mu kibaya cya Yeriko. Uwo munsi Uhoraho yubahiriza Yozuwe mu maso y’Abayisraheli bose, nuko bamutinya batyo nk’uko batinyaga Musa mu buzima bwe bwose. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Tegeka abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano, bazamuke bave muri Yorudani.» Maze Yozuwe ategeka abaherezabitambo, ati «Nimuzamuke muve muri Yorudani!» Nuko abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho barazamuka bava muri Yorudani, bagishinga ibirenge imusozi, ako kanya amazi asubira mu mwanya wayo, yongera gutemba nka mbere hagati y’inkombe zayo. Imbaga iva kuri Yorudani ku wa cumi w’ukwezi kwa mbere, maze icumbika i Giligali, mu burasirazuba bwa Yeriko. Naho ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorudani, Yozuwe ayashingisha i Giligali. Hanyuma abwira Abayisraheli ati «Ejo abahungu banyu nibabaza ba se bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, muzabimenyeshe abahungu banyu muvuga muti ’Israheli yambukiye Yorudani hano humutse. Uhoraho, Imana yanyu, yakamije amazi ya Yorudani mubyirebera, kugeza ubwo mwambutse, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabigize ku mazi y’inyanja y’Urufunzo, ubwo yayakamyaga tubyirebera kugeza ubwo twambutse, kugira ngo abantu b’isi yose bamenye ko ikiganza cy’Uhoraho ari ikinyabubasha, kugira ngo kandi iminsi yose mujye mutinya Uhoraho, Imana yanyu.’» Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli. Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ubajishe ibuye rityaye, maze wongere ugenye Abayisraheli.» Yozuwe abajisha ibuye rityaye, nuko agenya Abayisraheli ku musozi bahise bita «uw’igenywa». Dore impamvu yatumye Yozuwe abagenya: rubanda rwari rwaravuye mu Misiri, ab’igitsinagabo, abantu b’abatabazi bari baravuye mu Misiri bashiriye mu nzira bakiri mu butayu. Nuko rero, abavuye mu Misiri bose bari baragenywe, naho abavukiye mu butayu, rubanda rumaze kuva mu Misiri, bo nta bwo bari baragenywe. Koko rero, Abayisraheli bagenze imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu Misiri zishira. Bari baranze kumvira ijambo ry’Uhoraho, bituma Uhoraho abarahirira kutazabereka igihugu yari yarasezeraniye ba sekuru babo ko azaduha, igihugu gitemba amata n’ubuki. Abahungu babo Uhoraho yashyize mu mwanya wabo, ni bo Yozuwe yagenye, kuko batigeze bagenywa, nta bwo bari babagenyeye mu nzira. Bamaze rero kugenya imbaga yose, bagumye mu ngando, barindiriye ko bakira. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu. Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka. Nuko igihe Yozuwe yari hafi ya Yeriko, yubura amaso aritegereza: abona umugabo uhagaze imbere ye; yari yakuye inkota mu rwubati ayifashe mu ntoki. Yozuwe aramwegera, aramubaza ati «Uri uwacu, cyangwa se uri uwo mu banzi bacu?» Aramusubiza ati «Oya, ahubwo ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho. None ndaje.» Nuko Yozuwe agwa apfukamye, yubika uruhanga ku butaka, maze aramubaza ati «Databuja arabwira iki umugaragu we?» Umugaba w’ingabo z’Uhoraho asubiza Yozuwe, ati «Vana inkweto mu birenge byawe, kuko aha uhagaze ari ahatagatifu.» Yozuwe abigenza atyo. Yeriko yari ifunze bikomeye, nta wasohokaga nta n’uwinjiraga, kubera gutinya Abayisraheli. Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Dore Yeriko n’umwami wayo n’abantu bayo bakomeye, ndabibeguriye. Mwebwe rero, ingabo zose ziri ku rugamba, muzazenguruke umugi incuro imwe; ibyo muzabigire iminsi itandatu. Abaherezabitambo barindwi bazatwara amahembe ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro. Umunsi wa karindwi, umugi muzawuzenguruka karindwi, abaherezabitambo ari ko bavuza ihembe. Ihembe rya rugeyo nirivuga — mukumva ihembe riranguruye ijwi —, rubanda rwose ruzavuze urwamo rwinshi cyane, urukuta rw’umugi ruzaherako rwiture hasi, maze rubanda burire buri muntu aboneje imbere ye.» Yozuwe, mwene Nuni, ahamagaza abaherezabitambo, arababwira ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze abaherezabitambo barindwi batware amahembe arindwi ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» Abwira na rubanda, ati «Nimugende muzenguruke umugi, ariko ingabo ziteguye kurwana zibanze imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» Byose bigenda uko Yozuwe yabibwiye rubanda: abaherezabitambo barindwi batwaye amahembe arindwi ya rugeyo, bagenda bayavuza imbere y’Uhoraho. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwari bubakurikiye. Ingabo ziteguye kurwana zari imbere y’abaherezabitambo bavuza ihembe; ingabo z’inyuma zikurikiye Ubushinguro; uko bavuzaga ihembe ni ko bagendaga. Yozuwe yari yahaye rubanda iri tegeko, agira ati «Ntimuzasakuze, ijwi ryanyu ntirizumvikane, kandi ntihazagire n’ijambo na rimwe risohoka mu kanwa kanyu, kugeza umunsi nzababwira nti ’Muvuze urwamo!’; ubwo ni ho muzavuza urwamo.» Ubushyinguro bw’Uhoraho buzenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando baraharara. Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze abaherezabitambo baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho. Abaherezabitambo barindwi batwara amahembe ya rugeyo imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, bongera kugenda bavuza ihembe. Ingabo ziteguye kurwana zagendaga imbere yabo, naho abandi bakurikira Ubushyinguro; bagenda bavuza ihembe. Kuri uwo munsi wa kabiri, bazenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando. Babigenjeje batyo iminsi itandatu. Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, maze bazenguruka umugi nk’uko bari basanzwe babigenza, bawuzenguruka incuro ndwi; uwo munsi wonyine ni bwo bazengurutse umugi incuro ndwi. Ku ncuro ya karindwi, abaherezabitambo bakivuza ihembe, Yozuwe abwira rubanda ati «Nimuvuze urwamo! kuko Uhoraho yabeguriye umugi. Umugi uzarimburwa n’ibiwurimo byegurirwe Uhoraho; Rahabu wenyine, ya ndaya, ni we uzarokoka n’abo bazaba bari kumwe mu nzu, kuko yahishe intumwa twari twohereje. Naho mwe, mumenye ko nta kigomba gucika ku icumu, kugira ngo umugi numara kurimbuka, mutazavaho mugira icyo muhakura, bigatuma ingando ya Israheli ihakura umuvumo, ikazavaho igusha ishyano. Feza yose, zahabu yose, n’ibikozwe mu muringa cyangwa mu butare, ibyo byose bizegurirwa Uhoraho, maze byinjizwe mu mutungo w’Uhoraho.» Rubanda ruvuza urwamo maze ihembe riroroma. Imbaga yumvise umworomo w’ihembe, bavuza urwamo rwinshi maze urukuta rw’umugi ruhita rurindimuka ako kanya; rubanda bazamuka biroha mu mugi buri wese aboneje imbere ye, maze bigarurira umugi. Ibyari mu mugi byose barabitsemba, yaba umugabo, yaba umugore, umusore cyangwa umusaza, impfizi, intama n’indogobe, babimarira ku icumu. Yozuwe abwira ba bagabo babiri batase igihugu, ati «Nimwinjire mu nzu ya ya ndaya, maze mukuremo uwo mugore n’ibye byose, nk’uko mwabimurahiye.» Ba basore baje gutata binjira kwa Rahabu, bamuvanamo, we na se, na nyina, na basaza be, n’ibye byose; bakuramo abo mu muryango we bose, maze babashyira hirya y’ingando ya Israheli. Naho umugi bawutwikana n’ibiwurimo byose, keretse feza, zahabu n’ibindi bikozwe mu muringa no mu butare, maze babyongera ku mutungo w’Ingoro y’Uhoraho. Yozuwe akiza atyo Rahabu w’indaya, n’umuryango we, n’ibye byose; kuko yahishe intumwa Yozuwe yari yohereje gutata Yeriko. Uwo mugore yabaye mu Bayisraheli, n’abamukomokaho bakomeje gutura muri bo kugeza na n’ubu. Icyo gihe, Yozuwe arahira, agira ati «Arabe ikivume imbere y’Uhoraho, umuntu wese uzahirahira ngo arubaka uyu mugi wa Yeriko! Natangira kuwubaka, umwana we w’imfura azahagwa; nawushyiraho inzugi arangije, umuhererezi we ahagwe!» Uhoraho yagumanye na Yozuwe, wari umaze kuba ikirangirire mu gihugu cyose. Abayisraheli bakora ikosa ryo kurenga ku muziro: Akani mwene Karumi, wa Zabudi, wa Zerahi wo mu muryango wa Yuda, atwara ku byaziririjwe, maze uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Abayisraheli. Yozuwe ari i Yeriko, yohereza abantu i Hayi hafi ya Betaweni, iburasirazuba bwa Beteli, nuko arababwira ati «Nimuzamuke mutate umugi.» Abo bantu barazamuka bajya gutata Hayi. Bagarutse kwa Yozuwe, baramubwira bati «Si ngombwa ko rubanda rwose bazamuka! Abantu ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, nibazamuke batere Hayi! Wikwirirwa urushya rubanda rwose, kuko abahatuye ari bake cyane.» Abantu bagera ku bihumbi bitatu muri rubanda barazamuka, ariko ab’i Hayi barabatsimbura. Abantu b’i Hayi babicamo nk’abantu bagera kuri mirongo itatu na batandatu, barabakurikirana kuva ku marembo y’umugi wabo kugera i Shebarimu; babatatanyiriza kuri ako gacuri. Rubanda ntibaba bagifite umutima; ubutwari bwabo burayoka. Yozuwe n’abakuru ba Israheli bashishimura imyambaro yabo, imitwe yabo bayuzuzamo umukungugu, maze bagwa hasi bubitse uruhanga ku butaka imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, birirwa batyo kugeza nimugoroba. Yozuwe aravuga ati «Yebaba we, Nyagasani Mana! Kuki watumye aba bantu bambuka Yorudani? Ese kwari ukugira ngo utugabize Abahemori batumare? Byibura iyo twigumira hakurya ya Yorudani! Nyagasani we, ubu se nzongera kuvuga iki ubwo Israheli yahunze abanzi bayo? Abakanahani n’abandi baturage bose b’igihugu bazabyumva, batugarukane, maze izina ryacu rizimangane mu gihugu. Ubwo se uzakora iki ngo wubahishe izina ryawe ry’ikirangirire?» Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Haguruka! Kuki wubitse uruhanga ku butaka? Israheli yaracumuye: banyiciye Isezerano, rya rindi nabashinze. Rwose basahuye ibintu nababujije, barabyiba, barabihisha maze babishyira mu byabo! Ni cyo gituma Abayisraheli batazongera guhangana n’abanzi babo; bazajya babahunga, kuko babaye ibicibwa. Sinzongera kubashyigikira, nimutavanaho ibyo bintu bizira biri rwagati muri mwe. Haguruka, utagatifuze rubanda, ubabwire uti ’Nimwitagatifuze kubera umunsi w’ejo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: hari ikizira kiri muri wowe, Israheli; nta bwo uzashobora guhangana n’abanzi bawe, kugeza ubwo uzaba wikijije ikizira kikurimo’. Muzakorane ejo mu gitondo, umuryango ukwawo undi ukwawo. Umuryango Uhoraho azerekana uzakoranyirizwe hamwe, inzu ukwayo indi ukwayo. Inzu na yo Uhoraho azaba yerekanye, abantu bo muri urwo rugo bazaze, umwe umwe. Uzerekanwa ko ari we wakoze ikizira, azatwikwe we n’ibye byose, kuko yishe Isezerano ry’Uhoraho, akaba yarakoze ishyano muri Israheli.» Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze akoranya Israheli, umuryango ukwawo, undi ukwawo; umuryango wa Yuda uba ari wo ubonekaho ikimenyetso. Akoranya amazu yo kwa Yuda, ikimenyetso gifata inzu ya Zerahi; akoranya inzu ya Zerahi, urugo ukwarwo, urundi ukwarwo, maze urwa Zabudi ruba ari rwo rushyirwaho ikimenyetso. Hanyuma akoranyiriza hamwe abo mu rugo rwa Zabudi, umuntu ku wundi, Akani mwene Karumi, wa Zabudi wa Zerahi wo mu muryango wa Yuda, aba ari we ikimenyetso gifata. Yozuwe abwira Akani, ati «Mwana wanjye, ha ikuzo Uhoraho, Imana ya Israheli, maze umuramye! Ibyo wakoze bimbwize ukuri, ntugire icyo umpisha.» Akani asubiza Yozuwe, ati «Mu by’ukuri, ni jye wacumuriye Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi dore uko nabigenje: mu minyago nabonyemo igishura cy’i Shineyari cyiza bitangaje, amasikeli magana abiri ya feza, n’akabumbe ka zahabu gapima amasikeli mirongo itanu, narabikunze maze ndabitwara. Dore nabibitse hariya mu gitaka mu ihema ryanjye rwagati, kandi feza ni yo iri hasi.» Yozuwe yohereza intumwa zigenda ziruka no mu ihema: koko byari bihishe mu ihema rye, feza iri hasi. Ibintu babikura mu ihema maze babizanira Yozuwe n’Abayisraheli bose; babimurikira Uhoraho. Yozuwe azana Akani mwene Zerahi, hamwe na feza, igishura, n’akabumbe ka zahabu, abahungu be n’abakobwa be, impfizi ye, indogobe ye n’amatungo ye magufi, ihema rye, mbese ibye byose. Israheli yose yari yakoranye, maze bamujyana we n’ibye byose mu kabande ka Akori. Nuko Yozuwe aramubaza ati «Kuki waduteje ibyago? Nawe Uhoraho naguteze ibyago, uyu munsi!» Nuko Israheli yose imwicisha amabuye, hanyuma bamutwikana n’ibye byose, maze bamurenzaho amabuye. Bamugerekaho ikirundo kinini cy’amabuye, na n’ubu kiracyariho. Noneho rero, Uhoraho ashira bwa burakari bwe bwagurumanaga, bituma aho hantu bahita kugeza na n’ubu «umubande wa Akori ». Uhoraho abwira Yozuwe ati «Humura witinya! Jyana na rubanda rwose rushobora kurwana; uhaguruke utere Hayi. Itegereze, umwami wa Hayi n’ingabo ze, umugi we n’igihugu cye, ndabikweguriye. Uko wagenjeje Yeriko n’umwami wayo, uzabe ari ko ugenza Hayi n’umwami wayo; cyakora, iminyago n’amatungo muzabyitwarira. Ngaho rero, fata agatsiko k’abantu, ubahishe inyuma y’umugi.» Yozuwe arabaduka, we n’ingabo zose, kugira ngo bazamuke batere Hayi. Yozuwe atoranya abantu ibihumbi mirongo itatu, ingabo z’intwari, maze abohereza nijoro. Yari yababwiye ati «Mutege amatwi! Muzaba mwihishe mu bico inyuma y’uwo mugi; ntimuzajye kure y’umugi kandi muzabe mwiteguye mwese. Jye n’imbaga tuzaba turi kumwe, tuzegera umugi. Nibasohoka baduteye nk’uko babigize mbere, tuzabahunga, maze bazadukurikire kugeza ubwo tubageza kure y’umugi, kuko bazibwira bati ’Bongeye kuduhunga nk’ubwa mbere’. Tuzabahunga rero. Noneho mwe, muzasohoka mu bico byanyu maze mufate umugi; Uhoraho, Imana yanyu, awubegurire. Nimumara gufata umugi, muzawutwika; muzabigenza nk’uko Uhoraho yabivuze. Ng’iryo itegeko mbahaye.» Yozuwe arabohereza maze baca ibico barihisha; bashinga ibirindiro hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bwa Hayi. Iryo joro nyine Yozuwe arara hamwe n’imbaga. Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, yitegereza imbaga, noneho abona kuzamuka atera Hayi. Yari aherekejwe n’abakuru ba Israheli, barangaje imbere ya rubanda. Ingabo zose zari zakereye kurwana, zizamukana na we. Bageze ahateganye n’umugi, baca ingando mu majyaruguru ya Hayi, hakaba imanga hagati yabo na Hayi. Yozuwe ajyana n’abantu bageze ku bihumbi bitanu, abacamo ibico, bihisha hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bw’umugi. Rubanda na bo baca ingando mu majyaruguru y’umugi, naho abari inyuma basigara mu burengerazuba bwawo; iryo joro Yozuwe ajya mu kibaya rwagati. Umwami wa Hayi akibibona, we n’ingabo ze, bahaguruka n,ingoga, basohoka mu mugi baza kurwana na Israheli. Bahagarara ahantu hateganye na Araba, ariko ntiyari azi ko hari ibico by’abantu bamuteze, bihishe inyuma y’umugi. Yozuwe n’Abayisraheli bose baritsindisha, maze biruka bagana mu butayu. Abari mu mugi bose barasohoka, barabakurikirana, babaha induru. Bakurikira Yozuwe, maze bagera kure y’umugi. Muri Hayi na Beteli, nta muntu n’umwe wahasigaye adakurikiye Israheli; uko bakurikiranye Israheli, basiga badakinze amarembo y’umugi. Uhoraho abwira Yozuwe ati «Erekeza icumu ufite mu ntoki kuri Hayi, kuko ngiye kuyikwegurira.» Yozuwe yerekeza ku mugi icumu yari afite mu ntoki. Akirambura ikiganza, abari bihishe mu bico baturumbuka biruka, bava aho bari bihishe, binjira mu mugi maze barawufata; ubwo bahita bawutwika. Ab’i Hayi basubije amaso inyuma, babona umwotsi uracumba kugera ku ijuru. Nuko bumva ko nta ho bagihungiye, kuko Abayisraheli bahungiraga mu butayu bari babahindukiranye. Yozuwe na Israheli yose, babonye ko abari bihishe mu bico bigaruriye umugi, babonye n’umwotsi wazamukagamo, bahindukirana abantu b’i Hayi, barabarwanya. Abayisraheli bari mu mugi bawuvamo ngo bahure na bene wabo; batangatanga ab’i Hayi imbere n’inyuma, ubwo baba baragoswe, maze si ukubica habe ngo hagire n’ucika ku icumu cyangwa ngo ahunge! Umwami wa Hayi we yafashwe mpiri, bamuzanira Yozuwe. Nuko Abayisraheli bamaze kurimbagura ab’i Hayi, haba ku gasozi, haba no mu butayu aho bari babakurikiye hose, Israheli igaruka i Hayi, maze abahasigaye ibamarira ku icumu. Abapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore, babaye ibihumbi cumi na bibiri bose b’i Hayi. Yozuwe ntiyigeze amanura ukuboko kwari gufashe icumu, kugeza ubwo atsembye Abanyahayi bose. Ubwo rero Israheli itwara iminyago y’amatungo n’ibindi byose basahuye mu mugi, nk’uko Uroraho yari yabibwiye Yozuwe. Yozuwe atwika Hayi maze ayihindura umuyonga, ako gasi k’amabuye karacyariho na n’ubu. Naho umwami wa Hayi, Yozuwe amumanika ku giti kugeza nimugoroba, maze izuba rirenze ategeka ko bamanura umurambo ku giti: bawujugunya inyuma y’amarembo y’umugi, maze bawugerekaho ikirundo cy’amabuye kikiriho na n’ubu. Yozuwe yubakira Uhoraho, Imana ya Israheli, urutambiro ku musozi wa Ebali, nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse Abayisraheli, mbese nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Itegeko rya Musa: urutambiro rw’amabuye atabajwe, atigeze agerwaho n’igikoresho cy’icyuma. Bashyiraho ibitambo bitwikirwa Uhoraho, bahatangira n’amaturo y’ubuhoro. Nuko aho ngaho Yozuwe ahandukurira ku mabuye itegeko rya Musa; aryandikira imbere y’Abayisraheli. Israheli yose, n’abakuru bayo, n’abatware bayo, n’abacamanza bayo, bari bakikije Ubushyinguro. Yaba umusuhuke cyangwa kavukire, bose bari imbere y’abaherezabitambo b’Abalevi batwaraga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Bamwe bari imbere y’umusozi wa Garizimu, abandi imbere ya Ebali, nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse, kugira ngo Abayisraheli babanze bahabwe umugisha. Nyuma y’ibyo, Yozuwe asoma amagambo yose y’Itegeko, umugisha n’umuvumo, nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko. Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse, Yozuwe atasomye imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, harimo abagore, abana n’abasuhuke babaga muri bo. Ubwo rero, bamaze kubyumva, abami bose b’iburengerazuba bwa Yorudani, bari batuye mu Misozi, mu Mirambi no ku nkengero zose z’Inyanja ngari, kugeza kuri Libani, ari bo Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi, Abayebuzi, bashyira hamwe ngo barwanye Yozuwe na Israheli. Abaturage b’i Gibewoni bumvise ibyo Yozuwe yakoreye Yeriko na Hayi, na bo bakoresha uburyarya bagerageza kwiyoberanya. Nuko indogobe zabo bazihekesha ibifuka bishaje, n’impago z’impu zishaje za divayi, zatobaguritse kandi ziteye ibiremo; bambara inkweto zishaje na zo ziteye ibiremo, kandi bambara imyenda y’ubushwambagara; imigati batwayeho impamba yari yumye kandi ivungaguritse. Basanga Yozuwe mu ngando y’i Giligali ari kumwe n’Abayisraheli, maze baramubwira bati «Tuvuye mu gihugu cya kure, turagira ngo tugirane isezerano.» Abayisraheli basubiza abo Bahivi, bati «Aho none ntimwaba mutuye muri twe? Ubwo se twagirana isezerano dute?» Ariko babwira Yozuwe bati «Turi abagaragu bawe.» Nuko Yozuwe arababaza ati «Muri bande se, kandi muraturuka he?» Na bo bati «Abagaragu bawe baturutse mu gihugu cya kure cyane ku mpamvu y’Uhoraho, Imana yawe, kuko twumvise ikuzo rye, ibyo yakoreye mu Misiri byose, n’ibyo yakoreye abami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, Sihoni, umwami wa Heshiboni, na Ogi, umwami wa Bashani, wari utuye i Ashitaroti. Abakuru bacu n’abaturage b’igihugu cyacu bose baradutumye bati ’Mutware impamba, mugende maze mubabwire muti ’Turi abagaragu banyu; none rero, mureke tugirane isezerano.’ Dore umugati wacu wari ushyushye ubwo twakoraga impamba tuva mu ngo zacu, umunsi tuza hano iwanyu; none ubu warumye kandi ni ubuvungukira. Izi mpago z’impu zirimo divayi twayishyizemo ari nshya, none dore zirashaje; imyambaro yacu n’inkweto zacu dore byashajishijwe n’urugendo rurerure.» Abayisraheli basangira na bo ku mpamba zabo, ariko batagishije inama Uhoraho. Nuko Yozuwe agirana na bo isezerano, abaha amahoro kugira ngo barokoke; abakuru b’umuryango na bo barabirahirira. Hashize iminsi itatu bagiranye isezerano, Abayisraheli baza kumenya ko ba bantu ari abaturanyi babo kandi ko batuye muri bo. Abayisraheli baragenda, maze ku munsi wa gatatu binjira mu migi yabo, ari yo Gibewoni, Kefira, Beyeroti na Kiriyati‐Yeyarimu. Abayisraheli ntibabica, kuko abakuru b’umuryango bari barabirahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ariko imbaga yose yinubira abakuru bayo. Abakuru b’umuryango babwira rubanda rwose bati «Twabarahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, bityo rero nta kibi twabagirira. Dore uko tuzabagenza: tuzareka babeho kugira ngo tutikururira uburakari bw’Uhoraho, kubera indahiro twabarahiriye.» Abakuru b’umuryango barongera bati «Nibabeho! Ariko bajye basa inkwi kandi bajye bavomera amazi ikoraniro ryose.» Abakuru b’umuryango basubiza batyo ikoraniro. Yozuwe ahamagara Abagibewoni, arababwira ati «Kuki mwatubeshye ngo ’Dutuye kure cyane’, kandi mutuye muri twe nyirizina? Kuva ubu mubaye ibivume, kandi nta n’umwe muri mwe uzareka kuba umugaragu, no kwasa inkwi no kuvoma amazi, mu Nzu y’Imana yanjye.» Basubiza Yozuwe, bagira bati «Koko, twebwe abagaragu bawe twari twarumvise kenshi bavuga iby’Uhoraho, Imana yawe; n’uko yari yategetse Musa umugaragu we kubaha igihugu cyose no gutsemba abaturage b’igihugu cyose imbere yanyu. Twarabatinye cyane; ni cyo cyatumye tubigenza dutyo. None ubu turi mu maboko yawe; tugire uko ubona bikwiye kandi bigutunganiye.» Yozuwe abagenza atyo, maze abakura mu nzara z’Abayisraheli, ntibabica. Uwo munsi nyine, Yozuwe abashinga imirimo yo kwasa inkwi no kuvomera amazi ikoraniro n’urutambiro rw’Uhoraho, aho Imana izihitiramo, kugeza na n’ubu. Nuko Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye Hayi akanayirimbura, ko yagize Hayi n’umwami wayo nk’uko yagize Yeriko n’umwami wayo, kandi ko abaturage ba Gibewoni bagiranye isezerano ry’amahoro na Israheli kandi bakaba batuye muri bo. Bibatera ubwoba cyane, kuko Gibewoni wari umugi mugari ungana n’imigi ifite abami, uruta kure Hayi kandi abantu bawo bose bakaba intwari. Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, yohereza intumwa kwa Howamu, umwami w’i Heburoni, kwa Pireyamu, umwami wa Yarimuti, kwa Yafiya, umwami wa Lakishi, no kwa Debiri, umwami wa Egiloni, ati «Muzamuke muze iwanjye, muntabare turwanye Gibewoni kuko yagiranye isezerano ry’amahoro na Yozuwe n’Abayisraheli.» Abo bami batanu b’Abahemori, ari bo umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni, bishyira hamwe maze bazamukana n’imitwe y’ingabo zabo yose, bajya guca ingando imbere y’umugi wa Gibewoni kugira ngo bawutere. Abantu b’i Gibewoni batuma kuri Yozuwe wari mu ngando y’i Giligali, bati «Ntutererane abagaragu bawe; zamuka n'ingoga udukize kandi uturwaneho: dore abami b’Abahemori bose batuye mu Misozi, bishyize hamwe baradutera.» Yozuwe n’imbaga yose yakereye kurwana bava i Giligali, barazamuka. Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntutinye, nabakweguriye; nta n’umwe muri bo uzaguhangara.» Yozuwe azamuka ijoro ryose aturutse i Giligali, nuko abagwa gitumo. Uhoraho abaca intege imbere ya Israheli, maze banesherezwa bikomeye i Gibewoni; abakurikirana ahamanuka hagana i Betihoroni, maze arabarwanya kugeza i Azeki n’i Makeda. Uko bagahunze Israheli bakamanuka Betihoroni, Uhoraho abamanuriraho amabuye manini ava mu ijuru barinda bagera i Azeki, maze barapfa. Abishwe n’amabuye y’urubura babaye benshi, kuruta abishwe n’inkota y’Abayisraheli. Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati «Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni, nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni!» Nuko izuba rirahagarara, n’ukwezi ntikongera gutirimuka, kugeza ubwo Abayisraheli bamaze kwivuna abanzi babo. Ibyo se, si ko byanditswe mu «Gitabo cy’Intungane »? Izuba ryemaraye hagati ku ijuru maze ntiryihutira kurenga, bimara nk’umunsi wose. Haba mbere, haba na nyuma, nta bundi higeze habaho umunsi nk’uwo Uhoraho yumvira umuntu, kuko Uhoraho yarwaniriraga Israheli. Nuko Yozuwe na Israheli yose bagaruka mu ngando i Giligali. Ubwo ba bami batanu bari bahunze, bari bihishe mu buvumo i Makeda. Baza kubwira Yozuwe bati «Ba bami batanu babonetse, bihishe mu buvumo i Makeda.» Yozuwe arasubiza ati «Muhirikire amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi mushyire hafi yabwo abantu bo kuburinda. Naho mwe ntimuhatinde, nimukurikire abanzi banyu mubabuze ubuhumeka; kandi ntimukareke basubira mu migi yabo, kuko Uhoraho, Imana yanyu, yababeguriye.» Yozuwe n’Abayisraheli bamaze kubatsinda uruhenu, babatsembye; abacitse ku icumu barahunga maze bigira mu migi ikomeye. Rubanda rwose bagaruka mu ngando amahoro, aho Yozuwe yari ari i Makeda; ntihagira uwongera gushotora Abayisraheli. Nuko Yozuwe arababwira ati «Mukingure umuryango w’ubuvumo, maze munzanire ba bami batanu.» Babigenza batyo, maze bavana mu buvumo ba bami uko ari batanu babashyira Yozuwe: umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni. Ba bami batanu bagisohoka ngo bashyirwe Yozuwe, we nyine ahamagaza imbaga yose ya Israheli, maze abwira abagaba b’ingabo bari kumwe na we, ati «Nimwigire hino, mukandagire abo bami ku gakanu.» Baregera maze bakandagira abami ku gakanu. Yozuwe ati «Mwitinya kandi ntimugire ubwoba, mukomere kandi mube intwari! Kuko ari uko Uhoraho azagenzereza abanzi bose muzashyamirana.» Yozuwe akubita ba bami, arabica maze babamanika ku biti bitanu; babigumaho kugeza nimugoroba. Izuba rirenze, Yozuwe ategeka ko babamanura bakabajugunya mu buvumo aho bari bihishe. Barunda amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi akaba agihari na n’ubu. Uwo munsi, Yozuwe atera Makeda maze arayitsemba hamwe n’umwami wayo; abantu baho bose abamarira ku icumu, nta n’umwe wasigaye ari muzima, maze umwami wa Makeda amugenza nk’uko yagenjeje umwami wa Yeriko. Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Makeda ajya i Libuna, maze atera na Libuna. Uhoraho arayibegurira na yo hamwe n’umwami wayo, maze Abayisraheli bamarira ku icumu abantu baho bose; nta wasigaye ari muzima, nuko umwami wayo amugenza uko yagenjeje umwami wa Yeriko. Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Libuna ajya i Lakishi; arahagota maze arahatera. Uhoraho agabiza Lakishi Abayisraheli, bayigarurira ku munsi wa kabiri, bamarira ku icumu abantu bari bahatuye bose, mbese nk’uko yagize Libuna. Nuko Horamu, umwami wa Gezeri, aza gutabara Lakishi, ariko Yozuwe amwicana n’ingabo ze, ntiyamusigira n’umuntu muzima n’umwe. Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ava i Lakishi, ajya Egiloni, barahagota maze barahatera. Bayinesha uwo munsi, maze babamarira ku icumu; abantu bari bahatuye bose barabatsemba uwo munsi, nk’uko bagenjeje Lakishi. Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, azamuka ava i Egiloni, ajya i Heburoni, maze barayitera. Barahigarurira, abantu baho n’umwami babamarira ku icumu, n’imigi yose iyikikije barayitsemba. Habe ngo hasigare n’uwa kirazira, mbese nk’i Egiloni, bayitsembana n’abayituye bose. Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ahindurira i Debiri, maze arahatera. Barayifata hamwe n’umwami wayo n’imigi iyikikije yose; bamarira ku icumu abantu bahabaga bose, barabatsemba. Yozuwe nta n’umwe yasize akiri muzima. Agenza Debiri n’umwami wayo nk’uko yagenjeje Heburoni, cyangwa uko yagenjeje Libuna n’umwami wayo. Yozuwe atsinda igihugu cyose: Imisozi, Negevu, Imirambi, Imicyamu, n’abami baho bose. Ntihagira n’umwe urokoka, maze atsemba igihumeka cyose, nk’uko Uhoraho, Imana ya Israheli, yabitegetse. Yozuwe arabatsinda kuva i Kadeshi‐Barineya kugera i Gaza n’igihugu cyose cya Gosheni kugera i Gibewoni. Yozuwe atera abo bami bose n’ibyo bihugu byose mu gihe kimwe, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yarwaniraga Israheli. Nuko Yozuwe n’Abayisraheli baratabaruka, basubira mu ngando i Giligali. Ubwo Yabini, umwami w’i Hasori, aba arabyumvise atuma kuri Yobabu umwami w’i Meromi, no ku mwami w’i Shimeroni no ku mwami w’i Akishafi, ndetse no ku bami bari batuye mu Misozi yo mu majyaruguru, no muri Araba mu majyepfo ya Kinaroti, mu bihugu by’Imirambi no mu mpinga z’imisozi ya Dori mu burengerazuba, ari bo Abakanahani bari mu burasirazuba no mu burengerazuba, Abahemori, Abaheti, Abaperizi n’Abayebuzi bari mu Misozi, n’Abahivi bari hepfo ya Herimoni mu gihugu cya Misipa. Barasohoka rero, bo n’ingabo zabo zose, zarutaga ubwinshi umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, bajyana n’amafarasi n’amagare menshi cyane. Abo bami bose bahana umugambi maze baca ingando bose hamwe ku mazi y’i Meromi, kugira ngo barwane na Israheli. Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntubatinye, kuko ejo iki gihe nyine, nzabagabiza Israheli bose bicwe; amafarasi yabo uzayace ibitsi maze amagare yabo uyatwike.» Yozuwe n’ingabo zose ziteguye kurwana, babagwa gitumo ku mazi ya Meromi maze babirohaho. Uhoraho abarekurira Israheli, irabanesha, irabakurikirana kugera kuri Sidoni‐Nini, no kugera i Misirefoti mu burengerazuba, no mu kibaya cy’i Misipa mu burasirazuba. Barabica ntibabasigira n'umuntu muzima n’umwe. Yozuwe abagenza uko Uhoraho yabimutegetse; amafarasi yabo ayaca ibitsi, amagare yabo arayatwika. Icyo gihe, Yozuwe arahindukira afata Hasori; umwami w’aho amwicisha inkota, koko kandi Hasori ni yo yahoze ari umugi mukuru w’izo ngoma zose. Abari bahatuye bose babamarira ku icumu barabatsemba; ntihasigara n’ikintu na kimwe mu bifite ubuzima, na Hasori barayitwika. Yozuwe afata imigi yose y’abo bami, n’abo bami abamarira ku icumu, atsemba n’abaturage bayo bose nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabimutegetse. Nyamara, imigi yose yari yubatswe ku mirenge, Abayisraheli ntibatwitse n’umwe, uretse Hasori yonyine yatwitswe na Yozuwe. Imicuzo yose yo muri iyo migi n’amatungo, Abayisraheli babitwayeho iminyago, ariko abantu bose babamariye ku icumu kugeza ko babatsembye; nta gifite ubuzima na kimwe bahasize. Nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, umugaragu we, Musa na we akabitegeka Yozuwe, Yozuwe ni ko yabikurikije: nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uhoraho yategetse Musa byose. Ng’uko uko Yozuwe yafashe igihugu cyose: Imisozi, Negevu yose, igihugu cya Gosheni cyose, Imirambi, Araba, imisozi ya Israheli n’imirambi yayo. Kuva ku musozi wa Halaki uri ahagana i Seyiri, kugeza i Behali‐Gadi, mu kibaya cya Libani kiri mu nsi y’umusozi wa Herimoni, Yozuwe yigarurira abami baho bose, arabakubita maze arabica. Abo bami bose Yozuwe yabarwanyije mu minsi myinshi cyane. Nta mugi n’umwe wigeze kugirana isezerano ry’amahoro na Israheli, uretse Abahivi batuye i Gibewoni, indi yose yabaye ingaruzwamuheto. Koko kandi, Uhoraho yiyemeje kunangira imitima yabo ngo barwane na Israheli, kugira ngo babone uko babatsemba nta mbabazi, kandi bashobore kubarimbura nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa. Icyo gihe, Yozuwe yatsinze Abanaki bo mu misozi miremire, i Heburoni, i Debiri, i Anabu, imisozi yose ya Yuda n’imisozi yose ya Israheli. Yozuwe abatsembana n’imigi yabo. Ntihasigara Umunaki n’umwe mu gihugu cya Israheli, nyamara basigara i Gaza, i Gati na Ashidodi. Yozuwe afata igihugu cyose, akurikije ibyo Uhoraho yabwiye Musa, na we akiraga Israheli maze arakibagabanya akurikije imiryango. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha. Dore amazina y’abami b’ibihugu Abayisraheli batsinze, kandi bakigarurira ibihugu byabo hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba, kuva mu kibaya cya Arunoni kugera ku musozi wa Herimoni, na Araba yose, ahagana mu burasirazuba: Sihoni, umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni; yategekaga igice kimwe cya Gilihadi, kuva ku masumo ya Arunoni ari hepfo, no kuva Aroweri iri haruguru yayo, kugeza ku masumo ya Yaboki, ari rwo rubibi rwa bene Amoni; yategekaga na Araba kugera ku nyanja ya Kineroti iburasirazuba no kugera ku Nyanja ya Araba, ari yo Inyanja y’Umunyu, iburasirazuba, ahagana i Betiyeshimoti no mu majyepfo y’imicyamu ya Pisiga. Naho Ogi, umwami wa Bashani, akaba n’umwe mu Barefayimu ba nyuma, yari atuye i Ashitaroti n’i Edereyi. Yategekaga umusozi wa Herimoni, Salika na Bashani yose kugera ku rugabano rw’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse no ku gice cya kabiri cya Gilihadi, kugera ku rugabaniro rwa Sihoni, umwami wa Heshiboni. Musa, umugaragu w’Uhoraho n’Abayisraheli barabatsinze, maze Musa, umugaragu w’Uhoraho, ibyo bihugu byose abiha bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, ngo bibe ibyabo. Dore amazina y’abami bo mu gihugu Yozuwe n’Abayisraheli batsinze, hakurya ya Yorudani, mu burengerazuba, kuva i Behali‐Gadi mu kibaya cya Libani, kugera ku musozi wa Halaki uzamuka ugana i Seyiri. Izo ntara zose, Yozuwe azihera imiryango ya Israheli ngo zibe izabo, akurikije uko imiryango yabo igabanyije. Izo ntara ni izo mu Misozi, mu Mirambi, muri Araba no ku Micyamu, mu butayu no muri Negevu, zari zituwe n’Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi. Umwami w’i Yeriko, umwe. Umwami w’i Hayi, iruhande rwa Beteli, umwe. Umwami w’i Yeruzalemu, umwe. Umwami w’i Heburoni, umwe. Umwami w’i Yarimuti, umwe. Umwami w’i Lakishi, umwe. Umwami w’i Egiloni, umwe. Umwami w’i Gezeri, umwe. Umwami w’i Debiri, umwe. Umwami w’i Gederi, umwe. Umwami w’i Horima, umwe. Umwami w’i Aradi, umwe. Umwami w’i Libuna, umwe. Umwami w’i Adulami, umwe. Umwami w’i Makeda, umwe. Umwami w’i Beteli, umwe. Umwami w’i Tapuwa, umwe. Umwami w’i Heferi, umwe. Umwami w’i Afeki, umwe. Umwami w’i Sharoni, umwe. Umwami w’i Meromi, umwe. Umwami w’i Hasori, umwe. Umwami w’i Shimeroni‐Meroni, umwe. Umwami w’i Akishafi, umwe. Umwami w’i Tanaki, umwe. Umwami w’i Megido, umwe. Umwami w’i Kedeshi, umwe. Umwami w’i Yokineyamu, i Karumeli, umwe. Umwami w’i Dori, ku musozi wa Dori, umwe. Umwami w’Abagoyimu, hafi ya Giligali, umwe. Umwami w’i Tirisa, umwe. Abo bami bose hamwe ni mirongo itatu n’umwe. Yozuwe yari ashaje kandi ageze mu zabukuru. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Urashaje kandi ugeze mu zabukuru; ikindi kandi, ahasigaye kwigarurirwa haracyari hanini cyane. Dore igihugu gisigaye uko kingana: Hari intara zose z’Abafilisiti n’iz’Abageshuri zose, kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.) Hasigaye n’igihugu cyose cy’Abakanahani, n’icya Meyara gituwe n’Abasidoni kugera i Afeki, ukagera no ku rubibi rw’Abahemori; ukongeraho n’igihugu cy’Abagibili na Libani yose mu burasirazuba, kuva i Behali‐Gadi mu nsi y’umusozi wa Herimoni kugera i Hamati. Hasigaye n’abaturage bose bo mu misozi, kuva i Libani kugera i Misirefoti, n’Abasidoni bose. Nzabanyaga ubwanjye mu maso y’Abayisraheli. Icyo ugomba gukora gusa, ni ukubiraga Israheli nk’uko nabigutegetse. None rero, iki gihugu kigabanye, ugiheho umunani imiryango cyenda n’icya kabiri cya Manase: bagabanye igihugu cyose kuva kuri Yorudani kugera ku Nyanja Nini iburengerazuba, Inyanja Nini izababera imbago. Ikindi cya kabiri cya Manase hamwe na bene Rubeni na bene Gadi, Musa yari yabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani mu burasirazuba. Dore uko Musa, umugaragu w’Uhoraho yawubahaye: kuva Aroweri iri haruguru y’amasumo ya Arunoni no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo; umurambi wose wa Madaba kugera i Diboni; imigi yose ya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw’Abahamori; ukongeraho Gilihadi n’igihugu cy’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse n’umusozi wose wa Herimoni na Bashani yose kugera i Salika; no muri Bashani, igihugu cyose cy’umwami Ogi, wategekeraga Ashitaroti na Edereyi, kandi akaba yari umwe mu Barefayimu bari basigaye. Musa yarabatsinze, maze arabanyaga. Ariko Abayisraheli ntibanyaze Abageshuri n’Abamahaka; bituma Abageshuri n’Abamahaka bakomeza gutura muri Israheli kugeza na n’ubu. Umuryango wa Levi wonyine ni wo utahawe umunani: Uhoraho, Imana ya Israheli, ni we beguriweho umurage, nk’uko bari barabisezeranyijwe. Musa yari yahaye umugabane umuryango wa bene Rubeni, akurikije amazu yabo. Bahawe igihugu giherereye Aroweri haruguru y’amasumo ya Arunoni, n’umugi w’iruhande rw’amasumo, n’umurambi wose ugera kuri Madaba, bahawe Heshiboni n’imigi yayo yose iri ku murambi: Diboni, Bamoti‐Behali, Beti‐Behali, Mewoni, Yahasi, Kedemoti, Mefahati, Kiryatayimu, Sibima, Sereti‐Shahari yo mu misozi ikikije ikibaya, Beti‐Pewori, imicyamo ya Pisiga na Betiyeshimoti; bahawe n’imigi yose yo ku murambi, igihugu cyose cya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni, Musa akamwicira hamwe n’abategetsi b’i Madiyani: ari bo Ewi, Rekemi, Suri, Huri na Reba bari batuye mu gihugu bagategekwa na Sihoni. Mu bo Abayisraheli bishe hari na Balamu mwene Bewori w’umupfumu, bicishije inkota. Urubibi rwa bene Rubeni rwari Yorudani n’ibiyikikije. Uwo ni wo munani bene Rubeni bahawe, bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo. Musa kandi yari yahaye umugabane umuryango wa bene Gadi, akurikije amazu yabo. Intara bahawe ni Yazeri, imigi yose ya Gilihadi n’icya kabiri cy’igihugu cy’Abahamoni kugera i Aroweri, ahateganye na Raba; hanyuma bahawe kuva i Heshiboni kugera i Ramati‐Misipa na Betonimi, no kuva i Mahanayimu kugera ku rugabano rwa Lodebari. Mu kibaya bahawe na Betiharamu, Betinimira, Sukoti, Safoni, ahasigaye h’igihugu cya Sihoni, umwami wa Heshiboni, hamwe na Yorudani n’ibiyikikije kugera ku mpera z’inyanja ya Kinereti, hakurya ya Yorudani, iburasirazuba. Uwo ni wo munani Bene Gadi bahawe bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo. Icya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, Musa yari yagihaye umugabane akurikije amazu yabo. Intara bahawe ni uguhera i Mahanayimu, Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi, umwami wa Bashani, n’ingando za Yayiri zose zari muri Bashani, byose hamwe biba imigi mirongo itandatu. Icya kabiri cy’intara ya Gilihadi, hamwe na Ashitaroti na Ediroti, imigi y’igihugu cy’umwami Ogi muri Bashani, byahawe icya kabiri cya bene Makiri, umuhungu wa Manase, bakurikije amazu yabo. Uwo ni wo munani Musa yatanze mu bibaya bya Mowabu hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko. Ariko Musa nta munani yahaye bene Levi; Uhoraho, Imana ya Israheli ni we munani wabo nk’uko yari yabibabwiye. Dore ibyo Abayisraheli barazwe mu gihugu cya Kanahani, ibyo umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’amazu yo mu miryango ya Israheli babahayeho umurage. Bahabwaga umunani wabo hakoreshejwe ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yatumye Musa kugira ngo abitegeke imiryango cyenda na kimwe cya kabiri cy’umuryango, itari yarawuhawe. Koko rero indi miryango ibiri na kimwe cya kabiri cy’undi muryango, Musa yari yarabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani. Abalevi, bo, nta munani bahawe mu bandi. Bene Yozefu bari bagabanijwemo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu; naho Abalevi nta wundi mugabane bahawe mu gihugu, uretse imigi yo kubamo n’imirima rusange yayo, kubera amatungo n’ibintu byabo. Abayisraheli bagenjeje nk’uko Uhoraho yategetse Musa, maze bigabanya igihugu. Bene Yuda baza kwa Yozuwe i Giligali, maze Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati «Uzi neza ibinyerekeyeho Uhoraho yabwiriye Musa, umuntu w’Imana, i Kadeshi‐Barineya. Ubwo Musa, umugaragu w’Imana, ari i Kadeshi‐Barineya, yanyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine kandi mugezaho ibyo yari yantumye nta buryarya. Nyamara abavandimwe twazamukanye baciye rubanda intege, naho jyewe, nkurikira ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye. Uwo munsi Musa yarahiye atya ’Ndahiye yuko igihugu wakandagiyemo kizaba umunani wawe, n’uw’abana bawe ubuziraherezo, kuko wakurikiye ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye.’ None dore, Uhoraho yanyihereye kuramba nk’uko yabinsezeranyije. Aho Uhoraho abwiriye Musa iryo jambo, igihe Israheli yari mu butayu, hashize imyaka mirongo ine n’itanu; none dore ubu nujuje imyaka mirongo inani n’itanu. Ingufu nsigaranye, ni nk’izo nari mfite ubwo Musa anyohereje mu butumwa; imbaraga mfite ubu zirangana n’izo nari mfite icyo gihe, haba mu kurwana, haba no mu gukora. Uriya musozi rero, Uhoraho yavuze uwo munsi hita uwumpa. Uwo munsi kandi wumvise ko hari hatuye Abanaki, hakaba n’imigi minini ikomeye; Uhoraho namfasha nk’uko Uhoraho yabivuze, nzahabanyaga.» Yozuwe aha Kalebu, mwene Yefune, umugisha, amuha Heburoni ho umunani. Ni cyo gituma Kalebu, mwene Yefune w’Umukenizi, yahawe Heburoni ho umunani kugeza na n’ubu, kuko yakurikiye n’ubutizigama Uhoraho, Imana ya Israheli. Izina rya mbere rya Heburoni ryari KiriyatiAruba: Aruba uwo yari yarabaye umugabo w’ikirangirire mu Banaki. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha. Dore umugabane w’umuryango wa bene Yuda, bakurikije amazu yabo: wageraga ahagana ku rubibi rwa Edomu mu butayu bwa Sini muri Negevu, mu majyepfo. Urubibi rwabo mu majyepfo rwavaga ku mpera y’Inyanja y’Umunyu, kuva ku kigobe kiri ahateganye na Negevu, rugakomeza rugana mu majyepfo y’umuzamuko w’ Akarabimu rukanyura i Sini, maze rukazamukira mu majyepfo ya Kadeshi‐Barineya. Hanyuma urwo rubibi runyura i Hesironi, rukazamukana i Adari maze rugahindukira rugana i Karika, rukanyura i Asimoni rugakomeza ku kagezi ka Misiri, maze rugaca ku nyanja. Urwo ni rwo rubibi rwabo mu majyepfo. Mu burasirazuba, urubibi rwari Inyanja y’Umunyu kugeza ku mpera ya Yorudani. Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwavaga ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu, aho Yorudani iyiroheramo, rukazamuka rugana i Betihogila, rugaca mu majyaruguru ya Betaraba, rugakomeza ku ibuye rya Bohani mwene Rubeni. Hanyuma rwakomezaga kuzamuka rugana i Debiri, rugaca mu kibaya cya Akori, maze mu majyaruguru rukerekeza ku Ruziga rw’Amabuye, ahateganye n’inzira izamuka ijya i Adumimu, mu majyepfo y’akagezi. Rwacaga hafi y’amazi ya Enishemeshi, rukagarukira Eni‐Rogeli. Urubibi rwazamukaga ku mukokwe wa Beni‐Hinomu mu ibanga ryo mu majyepfo y’Abayebuzi — ni ukuvuga Yeruzalemu —, hanyuma rukazamuka kugera mu mpinga y’umusozi uteganye n’umukokwe wa Hinomu mu burengerazuba, ku mpera y’ikibaya cy’Abarefayimu mu majyaruguru. Urubibi rugahindukirira mu mpinga y’umusozi kugera mu majyaruguru, ku isoko y’amazi y’i Nefitowa, rugakomeza no ku migi yo ku musozi wa Efuroni, rugahindukira rwerekera i Bahala, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu. Kuva Bahala, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba rugana ku musozi wa Seyiri, rugaca mu ibanga ry’umusozi w’Amashyamba mu majyaruguru — uwo musozi ni Kasaloni —, rukamanuka i Betishemeshi maze rukanyura i Timuna. Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja. Urubibi rwo mu burengerazuba, rwari Inyanja Nini n’ahayikikije. Ngiyo, mu mpande zose, intara ya bene Yuda, bakurikije amazu yabo. Kalebu, mwene Yefune, yahawe umunani muri bene Yuda, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uwo munani ni Kiriyati‐Aruba, — ari yo Heburoni —; Aruba uwo yari se wa Anaki. Kalebu ahanyaga bene Aruba uko ari batatu: Sheshayi, Ahimani na Talamayi, bakomokaga kuri Anaki. Yavuye aho, ajya gutera abaturage b’i Debiri; kera Debiri yitwaga Kiriyati‐Seferi. Kalebu ni ko kuvuga ati «Uzatsinda Kiriyati‐Seferi, nzamuha umukobwa wanjye Akisha, amugire umugore.» Nuko Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisha. Akigera mu rugo, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Hanyuma ava ku ndogobe ye, ahindukirira se; Kalebu aramubaza ati «Ni iki wifuza?» Umukobwa we aramusubiza ati «Nkundira wumve icyo ngusaba. Ubwo untuje mu butayu bwa Negevu, mpa n’ibizenga.» Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo. Ng’uwo umunani wa Bene Yuda, bakurikije amazu yabo. Imigi yo ku mpera z’urubibi rw’umuryango wa bene Yuda, ahagana ku rubibi rwa Edomu muri Negevu yari: Kabuseyeli, Ederi, Yaguri, Kina, Dimona, Adeyada, Kedeshi, Hasori, Yitinani, Zifu, Telemu, Beyaloti, Hasori‐Hadata, Keriyoti‐Hesironi ari yo Hasori, Amamu, Shema, Molada, Hasari‐Gada, Heshimoni, Betipeleti, Hasari‐Shuwali, Berisheba, Biziyoteya, Bahala, Iyimu, Esemu, Elitolada, Kesili, Horima, Sikilagi, Madimana, Sansana, Lebayoti, Shilehimu, Ayini, Rimoni: yose hamwe ni imigi makumyabiri n’icyenda, utabariyemo imidugudu iyikikije. Dore imigi yabo yo mu ntara y’Imirambi: Eshitayola, Soreya, Ashina, Zanuwa, Eniganimu, Tapuwa, Enami, Yarimuti, Adulamu, Soko, Azeka, Sharayimu, Aditayimu, Gedera na Gederotayimu: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Senani, Hadasha, Migidali‐Gadi, Dileyani, Misipe, Yokiteli, Lakishi, Bosikati, Egiloni, Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, Gederoti, Betidagoni, Nahama, Makeda: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. Libuna, Etera, Ashani, Yifitahi, Ashina, Nesibu, Keyila, Akizibu, Maresha: imigi icyenda n’imidugudu yayo. Ekironi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo. Kuva Ekironi ugana mu burengerazuba, imigi yo hafi ya Ashidodi yose n’imidugudu yayo. Ashidodi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo yose. Gaza, n’imigi igengwa na yo n’imidugudu yayo kugera ku kagezi ka Misiri, Inyanja Nini ikabibera urubibi. Mu misozi: Shamiri, Yatiri, Soko, Dana, Kiriyati‐Seferi ari yo Debiri, Anabu, Eshitemo, Animu, Gosheni, Holoni, Gilo; imigi cumi n’umwe n’imidugudu yayo. Arabu, Duma, Esheyani, Yanumu, Betitapuwa, Afeka, Humeta, Kiriyati‐Aruba ari yo Heburoni, Siyori: imigi cyenda n’imidugudu yayo. Mawoni, Karumeli, Zifu, Yuta, Yizireyeli, Yokideyamu, Zanowa, Kayini, Gibeya, Timuna: imigi cumi n’imidugudu yayo. Halihuli, Betisuri, Gedori, Marati, Betanoti, Elitekoni: imigi itandatu n’imidugudu yayo. Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, Raba: imigi ibiri n’imidugudu yayo. Mu butayu: Betaraba, Midini, Sekaka, Nibushani, Irimelahi, Enigadi: imigi itandatu n’imidugudu yayo. Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, bene Yuda ntibashoboye kubambura ibyabo; Abayebuzi rero baturanye na bene Yuda i Yeruzalemu kugeza na n’ubu. Umugabane wa bene Yozefu waheraga kuri Yorudani hafi ya Yeriko; mu burasirazuba bw’amazi ya Yeriko, bwari ubutayu buva i Yeriko bugana ku musozi wa Beteli. Washoraga uva i Beteli ugana i Luzi, unyuze ku rubibi rw’Abariki, i Ataroti, ukamanuka ahagana ku rubibi rw’Abayafuleti mu burengerazuba, kugera ku ntara ya Betihoroni y’epfo no kugera i Gezeri, ukagarurwa n’inyanja. Bene Yozefu, Manase na Efurayimu, bahabwa batyo umunani wabo. Dore urubibi rwa bene Efurayimu, bakurikije amazu yabo: urubibi rw’umunani wabo mu burasirazuba, rwari Ataroti‐Adari kugera i Betihoroni ya ruguru. Mu burengerazuba, urubibi rwararomborezaga n’i Mikimetati mu majyaruguru, maze rwagera i Tanaki‐Silo rukerekera mu burasirazuba rugana i Yanoha. Hanyuma rukamanuka i Yanoha rugana i Ataroti na Nara no kuri Yeriko, maze rugakomeza no kuri Yorudani. Kuva Tapuwa, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba ku kagezi ka Kana, maze rukagera ku nyanja. Nguwo umunani w’umuryango wa bene Efurayimu, uko amazu yabo yanganaga, hatabariwemo nanone imigi bari bafite mu munani wa bene Manase; ngiyo imigi yabo yose n’imidugudu yayo. Abakanahani bari batuye i Gezeri ntibabanyaze ibyabo; bityo bakomeza guturana na bene Efurayimu kugeza na n’ubu, uretse ko babakoreshaga imirimo y’uburetwa. Dore umugabane w’umuryango wa bene Manase, wari imfura ya Yozefu. Makiri, wari imfura ya Manase, akaba na se wa Gilihadi, yahawe intara ya Gilihadi n’iya Bashani, abikesheje ubutwari bwe ku rugamba. Dore umugabane wa bene Manase bandi, bakurikije amazu yabo, ari bo bene Abiyezeri, bene Heleki, bene Asiriyeli, bene Shekemu, bene Heferi na bene Shemida, ni ukuvuga abahungu bakomoka kuri Manase mwene Yozefu, bakurikije amazu yabo. Selofehadi, mwene Heferi, mwene Gilihadi, mwene Makiri wa Manase, nta muhungu yagiraga, ahubwo yari afite abakobwa gusa, ari bo: Mahala, Nowa, Hogila, Milika na Tirisa. Baza imbere ya Eleyazari, umuherezabitambo, imbere ya Yozuwe mwene Nuni, n’imbere y’abakuru b’imiryango, maze barababwira bati «Uhoraho yategetse Musa kuduha umugabane mu bavandimwe bacu!» Nuko ku bw’itegeko ry’Uhoraho, babaha umunani muri bene se wabo. Imigabane yahawe Manase ni icumi, badashyizemo igihugu cya Gilihadi na Bashani biri hakurya ya Yorudani. Koko kandi, abakobwa ba Manase bahawe umunani kimwe n’abahungu be, ariko igihugu cya Gilihadi kiba icy’abandi bahungu ba Manase. Urubibi rwa Manase rwavaga kuri Asheri, i Mikimetati, ahateganye na Sikemu, rukagana i Yamini mu baturage b’i Enitapuwa. Manase yari afite igihugu cya Tapuwa, ariko Tapuwa yo ku rubibi rwa Manase yari iya bene Efurayimu. Urubibi rukamanuka no ku kagezi ka Kana. Imigi yo hepfo y’ako kagezi yari iya Efurayimu, uretse ya yindi Efurayimu yari afite rwagati mu munani wa Manase. Urubibi rwa Manase rwari ruguru y’akagezi kandi rukerekera ku nyanja. Mu majyepfo yako hari aha Efurayimu, mu majyaruguru hakaba aha Manase; iburengerazuba bombi bakagarurwa n’inyanja. Bari babangikanye na Asheri mu majyaruguru, na Isakari mu burasirazuba. Mu munani wa Isakari no mu munani wa Asheri, Manase yari ahafite Betishani n’imidugudu yayo, Yibuleyamu n’imidugudu yayo, abaturage b’i Dori, Tanaki na Megido, n’imidugudu y’iyo migi itatu yubatswe ahirengeye. Nyamara bene Manase ntibashoboye kwigarurira iyo migi, bituma Abakanahani bakomeza gutura muri icyo gihugu. Abayisraheli bamaze gukomera, bakoresheje Abakanahani imirimo y’uburetwa, ariko ntibashobora kubanyaga ibyabo. Bene Yozefu babwira Yozuwe bati «Kuki waduhaye umugabane umwe kandi turi imbaga nyamwinshi, tubikesheje umugisha Uhoraho yaduhaye?» Yozuwe arabasubiza ati «Ubwo muri benshi, nimuzamuke mujye mu ishyamba, maze mwikebere igikingi mu gihugu cy’Abaperizi no mu Barefayimu, kubera ko umusozi wa Efurayimu wababanye muto.» Bene Yozefu baramusubiza bati «Umusozi ntuteze kuzatubumba, unakubitiyeho ko Abakanahani bose bo mu kibaya bafite amagare y’ibyuma, kimwe n’abatuye i Betishani n’imidugudu yayo, ndetse n’abo mu kibaya cya Yizireyeli.» Nuko Yozuwe abwira umuryango wa Yozefu, — ari wo Efurayimu na Manase —, ati «Muri benshi, n’ingufu zanyu ni nyinshi; ntimukwiye umugabane umwe gusa. Ahubwo muzagira umusozi muremure n’ubwo ari ishyamba bwose; muzarikonde kandi muharinde. Abakanahani muzabanyage ibyabo, n’ubwo bafite amagare y’ibyuma bwose kandi bakaba banakomeye.» Umuryango w’Abayisraheli wose ukoranira i Silo, maze bahashinga Ihema ry’ibonaniro. Igihugu cyari kimaze kubayoboka. Mu Bayisraheli hari hasigaye imiryango irindwi itarabona umunani. Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Mutegereje iki kugira ngo mujye kwigarurira igihugu, Uhoraho, Imana ya basokuru, yabahaye? Nimugene abantu batatu muri buri muryango mbohereze. Bazahaguruka bagende igihugu cyose, bagenzure imiterere y’izo ntara maze baze babimenyeshe. Bazahagabanamo karindwi: Yuda azaguma mu ntara ye yo mu majyepfo, inzu ya Yozefu izagume mu yayo, mu majyaruguru. Mwebwe rero, muzasuzume uko icyo igihugu twakigabanyamo iminani irindwi, maze muze kubimenyesha. Nanjye nzakibagabanyisha ubufindo, hano imbere y’Uhoraho, Imana yanyu. Ariko Abalevi nta mugabane bazahabwa muri mwe, kuko umunani wabo ari ubuherezabitambo bw’Uhoraho. Naho Gadi, Rubeni n’icya kabiri cy’umuryango wa Manase, babonye mu burasirazuba, hakurya ya Yorudani, umunani bahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho.» Abo bantu barahaguruka, baragenda. Yozuwe aha iri tegeko abari bagiye kwitegereza igihugu, ati «Mugende muzenguruke igihugu, mugenzure uko kimeze, maze mugaruke. Nzakibagabanyisha ubufindo imbere y’Uhoraho, hano i Silo.» Abo bantu barahaguruka, bambukiranya igihugu cyose, maze bakigabanyamo imigabane irindwi bakurikije imigi, babikorera inyandiko. Hanyuma bagaruka mu ngando kwa Yozuwe i Silo. Yozuwe abakorera ubufindo imbere y’Uhoraho, i Silo, maze igihugu akigabanya Abayisraheli akurikije uko imiryango yabo ingana. Ubufindo bugenera umuryango wa Benyamini, bukurikije inzu zabo. Intara ubufindo bwabageneye yari hagati y’iya bene Yuda n’iya bene Yozefu. Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwageraga kuri Yorudani, rukazamukira mu ibanga rya Yeriko mu majyaruguru, rukazamuka umusozi rugana mu burengerazuba, maze rukagarukira ku butayu i Betaweni. Urubibi rugaca aho rugana i Luzi, mu ibanga ry’amajyepfo ya Luzi — ari yo Beteli —, rukamanuka kuva Atarotadari, iri mu mpinga y’umusozi mu majyepfo ya Betihoroni y’epfo. Hanyuma urubibi rugahindukira, rukerekera ku ruhande rw’iburengerazuba hagana mu majyepfo, kuva ku musozi uteganye na Betihoroni mu majyepfo, maze rugahagararira i Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, umugi wa bene Yuda. Ubwo ni uburengerazuba. Mu majyepfo, urubibi rwaheraga i Kiriyati‐Yeyarimu rugakomeza mu burengerazuba, ahagana ku isoko y’amazi y’i Mefitoya. Rwamanukaga rugana ku mpera y’umusozi uteganye n’umukokwe w’i Betihinomu, uri mu kibaya cy’Abarefayimu, mu majyaruguru. Rukamanuka umukokwe w’i Hinomu mu ibanga ry’epfo ry’Abayebuzi, maze rukerekeza i Enirogeli. Rwakomezaga mu majyaruguru, maze rukagera i Enishemeshi n’i Galiloti, ahateganye n’ahazamuka hagana i Adumini, hanyuma rukamanukana ku Ibuye rya Bohani, mwene Rubeni. Rwanyuraga mu ibanga rya ruguru ahateganye na Araba, rukamanuka rugana Araba nyine. Urubibi rwanyuraga mu ibanga rya Betihogila mu majyaruguru, maze rukagarukira ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu mu majyaruguru, ku mpera y’amajyepfo ya Yorudani. Urwo ni urubibi rw’amajyepfo. Urubibi mu burasirazuba rwari Yorudani. Nguwo umunani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, hamwe n’imbibi zawo ku mpande zose. Imigi y’umuryango wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, yari: Yeriko, Betihogila, Emekesisi, Betaraba, Semarayimu, Beteli, Avimu, Para, Ofura, Kefaramoni, Ofini, Geba: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. Gibewoni, Rama, Beyeroti, Misipa, Kefira, Mosa, Rekimu, Yiripeyeli, Tareyala, Selahefili, Yebuzi ari yo Yeruzalemu, Gibeya, na Kiriyati: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo. Ubwa kabiri, ubufindo bwerekanye ko haramukiwe Simewoni, umuryango wa bene Simewoni, hakurikijwe amazu yabo. Umunani wabo wari rwagati mu mugabane wa bene Yuda. Mu munani wabo bahawe: Berisheba, Sheba, Molada, Hasari‐Shuwali, Bala, Esemu, Elitoladi, Betuli, Horima, Sikilagi, Betimarikaboti, Hasori‐Susa, Betilebawoti, Sharuheni: imigi cumi n’itatu n’imidugudu yayo; Hayini, Rimoni, Eteri na Ashani; imigi ine n’imidugudu yayo. Bahawe n’imidugudu yose ikikije iyo migi kugera i Bahalati‐Beyeri, ari yo Ramati y’epfo. Uwo ni wo mugabane wa bene Simewoni, ukurikije amazu yabo. Umunani wa bene Simewoni wafashwe ku wa bene Yuda, kuko umugabane wa bene Yuda wari munini kuri bo. Uko rero ni ko bene Simewoni babonye umunani wabo rwagati muri bene Yuda. Ubwa gatatu, ubufindo bwerekana bene Zabuloni, nk’uko amazu yabo ameze. Urubibi rw’umunani wabo rwageraga i Saridi, rukazamuka rugana mu burengerazuba n’i Maryala, rugakora kuri Dabesheti, hanyuma ku kagezi gateganye na Yokineyamu. Kuva i Saridi, rwarahindukiraga rukerekeza mu burasirazuba, aho izuba rirasira, ku rubibi rwa Kisiloti‐Taboru, rugakomeza rugana i Daberati maze rukazamuka n’i Yafiya. Kuva aho, rukanyura mu burasirazuba i Gatiheferi, i Itakasini, rugakomeza n’i Rimoni maze rugahindukira rugana i Neya. Mu majyaruguru, urubibi rwazengurukaga Hanatoni, rugaherera ku mukokwe w’i Yefitaheli; hamwe na Katati, Nahalali, Shimironi, Yideyala, Betelehemu: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Zabuloni, bakurikije amazu yabo: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Ubwa kane, ubufindo bwaguye kuri Isakari, abahungu ba Isakari bakurikije amazu yabo. Urubibi rwabo rwaganaga i Yizireyeli, Kesuloti, Shunemu, Hafarayimu, Shiyoni, Anarahati, Rabiti, Kishyoni, Ebesi, Remeti, Eniganimu, Enihada, Betipasesi. Urubibi rwakoraga kuri Taboru, Shahasima, Betishemeshi maze rukagarukira kuri Yorudani: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Isakari nk’uko amazu yabo angana: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Ubwa gatanu, ubufindo buhira umuryango wa bene Asheri nk’uko amazu yabo angana. Urubibi rwabo rwari Helekati, Hali, Beteni, Akishafi, Alameleki, Ameyadi, Misheyali; rwageraga kuri Karumeli mu burengerazuba, n’i Shihori‐Libinati. Hanyuma rukagarukira mu burasirazuba rugana i Betidagoni, rugakora kuri Zabuloni no ku mukoke w’i Yifitaheli, mu majyaruguru ya Betemeki na Nehiyeli; rugakomeza ibumoso rugana i Kabuli, Eburoni, Rehobu, Hamoni na Kana, kugera kuri Sidoni nini. Urubibi rwahindukiraga rwerekera i Rama, kugera ku kigo cy’i Tiri, maze rugakomeza rugana i Hoza no ku nyanja, mu karere ka Akizibu; hamwe na Ako, Afeki, Rehobu: imigi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Asheri bakurikije inzu zabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Ubwa gatandatu, ubufindo bufata bene Nefutali bakurikije amazu yabo. Urubibi rwabo rwaheraga i Helefi no kuva i Eloni, runyuze i Sananimu, i Adami‐Nekebu, i Yebuneyeli kugera i Lakumu, rukagarurwa na Yorudani. Urubibi rwahindukiraga rwerekera mu burengerazuba i Azinoti‐Taboru, rukahava rukomeza i Hukoki. Rwakoraga kuri Zabuloni mu majyepfo no kuri Asheri mu burengerazuba, hanyuma rugakora kuri Yorudani mu burasirazuba. Imigi yabo izitiwe yari: Sidimu, Seri, Hamati, Rakati, Kinereti, Adama, Rama, Hasori, Kedeshi, Edereyi, Enihasori, Yireyoni, Migideli, Horemu, Betanata, Betishemeshi: imigi cumi n’icyenda n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Nefutali bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Ubwa karindwi, ubufindo bwerekana umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo. Urubibi rw’umunani wabo rwari Soreya, Eshitayoli, Irishemeshi, Shalabimu, Ayaloni, Yitila, Eloni, Timuna, Ekironi, Eliteke, Gibetoni, Balati, Yehudi, Beneberaki, Gatirimoni, amazi ya Yarukoni, Rakoni, ndetse n’intara iteganye na Yafa. Ariko iyo ntara, bene Dani ntibayigarurira, ahubwo barazamuka batera Leshemu, maze barayitsinda. Abaturage baho babamarira ku icumu, maze barahigarurira. Barahatuye kandi Leshemu bayita Dani, bayitiriye umukurambere wabo, Dani. Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo. Bamaze kugabanya igihugu bakurikije imbibi zacyo, Abayisraheli bahaye Yozuwe mwene Nuni, umunani muri bo. Nk’uko itegeko ry’Uhoraho ryabivugaga, bamuhaye umunani yari yarasabye, ari wo Timunati‐Seraki, mu misozi ya Efurayimu. Umugi arawuvugurura, maze awuturamo. Iyo ni yo migabane, Eleyazari umuherezabitambo, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli batanze bakoresheje ubufindo, imbere y’Uhoraho i Silo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Barangiza batyo kwigabanya igihugu. Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Bwira utya Abayisraheli ’Nimwigenere imigi y’ubuhungiro nabasezeranyije, ntumye Musa. Aho ni ho uzaba yishe umuntu atabishaka azajya ashobora guhungira, kandi izababere ubuhungiro kugira ngo murokoke umuhozi w’amaraso. Umwishi azajya ahungira muri umwe muri iyo migi, ahagarare mu marembo y’umugi, maze atekerereze ibye abakuru bawo, na bo bamwakire mu mugi iruhande rwabo, bamuhe aho ashobora gutura hamwe na bo. Umuhozi w’amaraso namukurikirana, ntibashobora kumumugabiza kuko yishe mugenzi we atabishaka, akaba atabigiranye urwango asanganywe. Azatura muri uwo mugi kugeza ubwo azaba yaciriwe urubanza imbere y’umuryango, kugeza kandi ubwo umuherezabitambo uzaba ariho icyo gihe apfuye; ubwo rero umwishi azagaruke iwe, mu mugi yahunze avamo.’» Batoranya rero Kedeshi muri Galileya, mu misozi ya Nefutali, Sikemu mu misozi ya Efurayimu, na KiriyatiHaruba, ari yo Heburoni, mu misozi ya Yuda. Hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko, batoranya Beseri, yo mu mirambi y’ubutayu, mu muryango wa Rubeni, Ramoti ya Gilihadi yo mu muryango wa Gadi, na Golani muri Bashani ho mu muryango wa Manase. Iyo ni yo migi yashyiriweho Abayisraheli bose n’abasuhuke babarimo, kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu uzaba yishe atabishaka; bityo azabashe kurokoka umuhozi w’amaraso, mbere y’uko atungurwa imbere y’ikoraniro. Abakuru b’umuryango w’Abalevi basanga umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’inzu z’imiryango y’Abayisraheli. Bababwirira i Silo mu gihugu cya Kanahani, bati «Uhoraho, abitumye Musa, yategetse ko muduha imigi yo kubamo, n’imirima rusange kubera amatungo yacu.» Nuko ku minani yabo, Abayisraheli baha Abalevi iyi migi ikurikira n’imirima rusange yayo, uko Uhoraho yabitegetse. Ubufindo bwerekanye amazu ya bene Kehati: nuko mu Balevi igice cya bene Aroni umuherezabitambo bahabwa imigi cumi n’itatu ivuye mu munani w’umuryango wa Yuda, mu wa Simewoni, no mu wa Benyamini. Abandi bahungu ba Kehati bahawe n’ubufindo imigi cumi ivuye mu munani w’umuryango wa Efurayimu, mu wa Dani, no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Bene Gerishoni bahawe hakoreshejwe ubufindo imigi cumi n’itatu muri Bashani ivuye mu munani w’umuryango wa Isakari, mu wa Asheri, mu wa Nefutali no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Bene Merari, ukurikije amazu yabo, babonye imigi cumi n’ibiri yo mu munani w’umuryango wa Rubeni, mu wa Gadi no mu wa Zabuloni. Abayisraheli bahaye Abalevi iyo migi n’imirima rusange yayo, bakoresheje ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse, abitumye Musa. Mu muryango wa Yuda no mu muryango wa Simewoni batanze iyi migi ikurikira. Bene Aroni, mwene Kehati, wa Levi, begukanye umugabane wa mbere. Bahawe Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni yo mu misozi ya Yuda, hamwe n’imirima rusange iyikikije; Haruba uwo yari se wa Anoki. Ariko imirima y’uwo mugi n’imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune. Bene Aroni umuherezabitambo, bahawe Heburoni, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, banahabwa Libuna n’imirima rusange yayo, Yatiri n’imirima rusange yayo, Eshitenowa n’imirima rusange yayo, Holoni n’imirima rusange yayo, Debiri n’imirima rusange yayo, Hayini n’imirima rusange yayo, Yuta n’imirima rusange yayo, Betishemeshi n’imirima rusange yayo: yose hamwe ni imigi cyenda yafashwe ku munani w’iyo miryango yombi. Mu muryango wa Benyamini batanze iyi migi: Gibewoni n’imirima rusange yayo, Geba n’imirima rusange yayo, Anatoti n’imirima rusange yayo, Alimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Imigi yose hamwe abaherezabitambo bene Aroni bahawe, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo. Amazu y’Abalevi bene Kehati bandi, ubufindo bwayahesheje iyi migi yo mu muryango wa Efurayimu: Sikemu, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi uri mu misozi ya Efurayimu n’imirima rusange yayo, Gezeri n’imirima rusange yayo, Kibisayimu n’imirima rusange yayo, Betihoroni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Mu muryango wa Dani batanze iyi migi: Eliteke n’imirima rusange yayo, Gibetoni n’imirima rusange yayo, Ayaloni n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, batanze Tanaki n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ibiri. Imigi yose hamwe bene Kehati bandi bahawe ni icumi n’imirima rusange yayo. Bene Gerishoni bo mu mazu y’Abalevi bahawe Golani ho muri Bashani, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahabwa na Beshitera, n’imirima rusange y’iyo migi yombi. Mu muryango wa Isakari bahawe Kishyoni n’imirima rusange yayo, Daberati n’imirima rusange yayo. Yarimuti n’imirima rusange yayo, Eniganimu n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Mu muryango wa Asheri bahawe Misheyali n’imirima rusange yayo, na Abidoni n’imirima rusange yayo, Helikati n’imirima rusange yayo, Rehobi n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Mu muryango wa Nefutali bahawe Kedeshi ho muri Galileya, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Hamotidori n’imirima rusange yayo, Karitani n’imirima rusange yayo: iba imigi itatu. Imigi yose hamwe y’Abagerishoni, nk’uko amazu yabo angana, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo. Abalevi bandi bo mu nzu ya bene Merari bahawe ku mugabane w’umuryango wa Zabuloni: Yokineyamu n’imirima rusange yayo, Karita n’imirima rusange yayo, Dimina n’imirima rusange yayo, Nahalali n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Ku mugabane w’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Yahasi n’imirima rusange yayo, Kedemoti n’imirima rusange yayo, Mefati n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Ku mugabane w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti ya Gilihadi wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Mahanayimu n’imirima rusange yayo, Heshiboni n’imirima rusange yayo, Yazeri n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. Imigi yose hamwe ubufindo bwahesheje bene Merari, mu bandi Balevi, bakurikije amazu yabo, ni imigi cumi n’ibiri. Rero imigi y’Abalevi rwagati mu gihugu cy’Abayisraheli, yose hamwe ni mirongo ine n’umunani, n’imirima rusange yayo. Buri mugi wari ukikijwe n’imirima rusange yawo; ni ko byari bimeze kuri iyo migi yose. Uhoraho aha Israheli igihugu cyose yari yararahiriye abasekuruza babo ko azabaha; barakigarurira, baragitura. Uhoraho abaha ikiruhuko ku mpande zose, nk’uko yari yarabisezeraniye abasekuruza babo. Nta n’umwe mu banzi babo washoboye kubananira, Uhoraho abegurira abanzi babo bose. Mu masezerano yose meza Uhoraho yabwiye umuryango wa Israheli, nta na rimwe ryapfuye ubusa; yose yarujujwe. Nuko Yozuwe ahamagara bene Rubeni, bene Gadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Arababwira ati «Mwakurikije ibyo Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabategetse byose kandi mwumviye ijwi ryanjye mu byo nabategetse byose. Mu myaka myinshi no kugeza ubu, ntimwigeze mutererana abavandimwe banyu, ahubwo mwitondeye gukurikiza amategeko y’Uhoraho, Imana yanyu. Ubu rero, ubwo Uhoraho, Imana yanyu, yahaye abavandimwe banyu ikiruhuko nk’uko yabibabwiye, mushobora noneho kwisubirira iwanyu, mu gihugu cyanyu mwahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho, hakurya ya Yorudani. Gusa, mwitondere gukurikiza amategeko n’amabwiriza ya Musa, umugaragu w’Uhoraho, Imana yanyu: mukunde Uhoraho, Imana yanyu, mugendere mu nzira ze, mwite ku mategeko ye, mumwizirikeho, mumukorere n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose.» Yozuwe abaha umugisha maze arabasezerera; nuko basubira iwabo. Musa yari yarahaye kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase umugabane muri Bashani, naho ikindi kimwe cya kabiri cyabo, Yozuwe abaha umugabane wundi mu bavandimwe babo, hakuno ya Yorudani, mu burengerazuba. Igihe Yozuwe yaboherezaga iwabo, na bo yabahaye umugisha. Arababwira ati «Musubire iwanyu mujyanye n’ubukire bwinshi n’amatungo menshi, imari, zahabu, umuringa, ubutare n’imyambaro, byose byinshi cyane: iyo minyago y’abanzi banyu rero muyigabane n’abavandimwe banyu.» Bityo bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase baratahuka; basiga abandi Bayisraheli i Silo mu gihugu cya Kanahani, bajya mu gihugu cya Gilihadi, mu gihugu cyabo bahaweho umunani nk’uko byategetswe n’Uhoraho atumye Musa. Bagera batyo ku Ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu gihugu cya Kanahani, maze bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bahubaka urutambiro, ku nkombe ya Yorudani, urutambiro rutagira uko rusa. Abayisraheli kandi baza kumva bavuga ngo «Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bubatse urutambiro mu gihugu cya Kanahani, ku ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu ruhande rwacu.» Bakibyumva, Abayisraheli bose bakoranira i Silo, ngo babatere. Nuko Abayisraheli bohereza Pinehasi, umuhungu w’umuherezabitambo Eleyazari, kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase mu gihugu cya Gilihadi. Yari aherekejwe n’abakuru b’imiryango cumi, umukuru umwe muri buri muryango w’Abayisraheli, buri muntu akaba yari umutware mu muryango wabo, uko imiryango y’Abayisraheli yanganaga. Bagera kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, mu gihugu cya Gilihadi, maze barababwira bati «Nimwumve uko ikoraniro ryose ry’Uhoraho rivuga: Ubwo buhemu ni ubw’iki mugirira Imana ya Israheli, mukaba uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho, mwiyubakira urutambiro kandi mukanamwigomekaho? Igicumuro cy’i Pewori ntikiduhagije se? Nta bwo turagihonoka kugeza uyu munsi, n’ubwo ikoraniro ry’Uhoraho ryaguweho n’icyago bwose! None namwe, uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho! Mwigometse kuri Uhoraho uyu munsi, ejo ni we uzarakarira ikoraniro ryose rya Israheli. Niba rero musanze igihugu cyanyu cyarahumanye, nimugaruke mu gihugu cy’Uhoraho, ahari Ingoro ye, muhabwe amasambu muri twe, ariko mureke kwigomeka kuri Uhoraho, cyangwa se ngo mutwivumbureho mwubaka urundi rutambiro, iruhande rw’urutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu. Ni ko se ye, ubwo Akani mwene Zerahi ahemutse agakora ibizira, uburakari bw’Uhoraho ntibwagurumaniye umuryango wose wa Israheli? Si we wenyine rero ikosa rye ryahitanye!» Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase basubiza abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bagira bati «Uhoraho, Imana isumba izindi zose, arabizi kandi na Israheli ibimenye! Niba ari ubwigomeke, bikaba ubuhemu ku Uhoraho, uyu munsi ntimudukize. Niba twariyubakiye urutambiro kugira ngo twitandukanye n’Uhoraho, kandi niba ari ukuhatambira ibitambo bitwikwa, iby’ubuhoro cyangwa se andi maturo, Uhoraho arabitubaze! Si ibyo! Ahubwo twabitewe n’umutima uhagaze wo kwibaza tuti nk’ejo abahungu banyu batubajije bati ’Muhuriye he n’Uhoraho, Imana ya Israheli? Hagati yacu namwe, bene Rubeni, na bene Gadi, Uhoraho yahashyize Yorudani ngo itubere urugabano. Nta ruhare na ruto mufite kuri Uhoraho!’ Bityo abahungu banyu bazatume abacu badatinya Uhoraho. Twigiriye inama rero tuti ’Dukwiye kubaka uru rutambiro, rutagenewe ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo, ahubwo ngo rube ikimenyetso hagati yacu namwe no hagati y’urubyaro rwacu, kigaragaza ko Uhoraho ari we dusenga, dutura ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubuhoro mu Nzu ye.’ Twagenjeje dutyo rero kugira ngo ejo abahungu banyu batazavaho babwira abacu ngo ’Nta ruhare mugira kuri Uhoraho.’ Twaribwiye tuti ’Ejo nihagira utuvugisha atyo, ari twe cyangwa urubyaro rwacu, tuzamusubiza ngo: Banza witegereze urutambiro rw’Uhoraho ababyeyi bacu bubatse, n’uko ruteye! Urasanga atari urw’ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo, ahubwo ari nk’intangamugabo hagati yacu namwe... ’ Hehe n’igitekerezo cyo kwigomeka kuri Uhoraho no kwitandukanya n’Uhoraho uyu munsi, twubaka urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, amaturo n’ibindi bitambo, aho kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu, ruri imbere y’Ingoro ye!» Umuherezabitambo Pinehasi, abakuru b’imiryango n’abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bamaze kumva ayo magambo ya bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, arabashimisha. Nuko Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, abwira bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, ati «Ubu noneho tumenye ko Uhoraho ari muri twe, ubwo mutahemukiye Uhoraho muri ibyo. Bityo, mukarokora Abayisraheli ikiganza cy’Uhoraho.» Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, n’abakuru b’imiryango basezera kuri bene Rubeni na bene Gadi, bava mu gihugu cya Gilihadi, bagaruka mu gihugu cya Kanahani basanga abandi Bayisraheli, babatekerereza iby’urugendo rwabo. Abayisraheli birabashimisha, maze basingiza Imana, bareka batyo gutera no kurimbura igihugu cya bene Rubeni na bene Gadi. Bene Rubeni na bene Gadi bita urutambiro izina rya..., bagira bati «Ni intangamugabo muri twe, ko Uhoraho ari we Mana.» Hari hashize igihe kirekire Uhoraho amaze guha Israheli ikiruhuko, no kuyikiza abanzi bayo bose bayikikije. Yozuwe yari amaze gusaza, ageze mu zabukuru; nuko ahamagaza Israheli yose, abakuru b’imiryango, abatware, abacamanza n’abayobozi b’imirimo, maze arababwira ati «Dore ndashaje kandi ngeze mu zabukuru. Mwiboneye ubwanyu ibyo Uhoraho, Imana yanyu, yagiriye ibi bihugu byose kubera mwe; koko ni we, Uhoraho, Imana yanyu, yabarwaniriye! Nimurebe uko nagabanyije imiryango yanyu ibi bihugu byose, byaba iby’amahanga natsinze, byaba iby’amahanga asigaye, kuva kuri Yorudani kugeza ku Nyanja Nini, mu burengerazuba. Ayo mahanga, Uhoraho, Imana yanyu, ubwe azayabigirizayo abanyage ibyabo imbere yanyu, kugeza ubwo muzaba mwigaruriye ibihugu byabo, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabibabwiye. Murakomere rero kandi mwitondere gukurikiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko rya Musa, nta guteshuka ngo muce iburyo cyangwa ibumoso. Ntimukagendererane n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, ntimukagire icyo musaba imana zabo, ntimukarahire mu izina ryazo, ntimukazikorere kandi ntimukazipfukamire. Ahubwo nimwizirike kuri Uhoraho, Imana yanyu, nk’uko mwabigenjeje kugeza ubu; ni cyo cyatumye Uhoraho anyaga imbere yanyu amahanga menshi kandi akomeye, kandi nta n’umwe wigeze abananira kugeza ubu. Umwe muri mwe yirukanaga igihumbi muri bo, kuko ari Uhoraho, Imana yanyu, wabarwaniriraga nk’uko yabibasezeranyije. Mwebwe rero ubwanyu, murimenye kandi mukunde Uhoraho, Imana yanyu. Ariko nimwitandukanya na we, mukifatanya n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, nimushyingirana, mukagendererana, mumenye neza ko Uhoraho, Imana yacu, atazakomeza kubimura imbere yanyu, ahubwo ayo mahanga azababera nk’urushundura n’umutego, cyangwa se nk’ikiboko kibakubita mu mbavu, n’amahwa abamena amaso, kugeza ubwo muzashira kuri ubu butaka bwiza mwahawe n’Uhoraho, Imana yanyu. Dore ubu ndigendeye nk’uko ibintu byose byo ku isi bishira, ariko mwe, mumenye n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, ko nta kantu na kamwe katujujwe mu masezerano yose meza Uhoraho, Imana yanyu, yabagiriye. Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye. Koko, nimwica Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, Isezerano mwagiranye, maze mugakorera ibigirwamana kandi mukabipfukamira, uburakari bw’Uhoraho buzabagurumanira, bubamarire muri iki gihugu cyiza yabahaye. Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana. Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana. Nakuye Abrahamu, umukurambere wanyu, hakurya y’Uruzi maze munyuza mu gihugu cya Kanahani cyose, mugwiriza urubyaro kandi muha Izaki. Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri. Hanyuma nohereza Musa na Aroni, kandi mpanisha Misiri ibikorwa byanjye nabakubitishije, noneho mbavanayo. Ba so nabavanye mu Misiri, muraza mugera ku nyanja. Abanyamisiri bakurikiranye ba so kugera ku nyanja y’Urufunzo, bari ku magare no ku mafarasi. Nuko ba so batakira Uhoraho, maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri, bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye mu Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire. Nabinjije mu gihugu cy’Abahemori batuye hakurya ya Yorudani, ariko barabarwanya. Narababeguriye, mwigarurira igihugu cyabo, nabatsembye imbere yanyu. Balaki, mwene Sipori, umwami wa Mowabu, arahaguruka ngo arwanye Israheli; atuma kuri Balahamu mwene Bewori, kugira ngo abavume. Ariko sinashatse kumva Balahamu; byatumye abaha umugisha maze mbakura mu nzara ze. Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi, n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye. Nohereza imbere yanyu amavubi yirukaniraga kure yanyu abami bombi b’Abahemori; si inkota yawe cyangwa umuheto wawe wabikoze. Naguhaye igihugu utavunikiye, n’imigi utigeze wubaka, none ukaba uyibamo; nguha imizabibu n’imizeti utateye, none ukaba urya imbuto zayo. Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho. Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.» Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. Uhoraho yirukanye amahanga yose imbere yacu, cyane cyane Abahemori batuye igihugu. Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari We Mana yacu.» Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu. Nimwitandukanya n’Uhoraho mugakorera ibigirwamana by’amahanga, azahindukira abagirire nabi, abatsembe nyuma y’ineza yose yabagiriye.» Rubanda basubiza Yozuwe bati «Reka da! Ntibikabe kuko tuzakorera Uhoraho.» Yozuwe arababwira ati «Musanzwe muzi ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo gukorera Uhoraho.» Barasubiza bati «Turabyiyemeje.» Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero, nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, Imana yanyu.» Rubanda basubiza Yozuwe bati «Tuzakorera Uhoraho, Imana yacu, kandi twumvire ijwi rye.» Uwo munsi i Sikemu, Yozuwe agirana isezerano na rubanda; abaha amategeko n’umuco bazagenderaho. Ayo magambo Yozuwe ayandika mu gitabo cy’Itegeko ry’Imana. Afata ibuye rinini arishingisha aho ngaho, mu nsi y’igiti cy’umushishi cyari bugufi y’Ingoro y’Uhoraho. Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Dore iri buye ni ryo rizadushinja, kuko ryumvise amagambo y’Uhoraho avugana natwe; rizabashinja kugira ngo mutabeshya Imana yanyu.» Yozuwe yohereza rubanda, buri muntu mu isambu ye. Nyuma y’ibyo byose, Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi. Ahambwa mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi. Israheli yayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa yakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari bazi ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose. Naho amagufa ya Yozefu Abayisraheli bari bavanye mu Misiri, bayahamba i Sikemu mu gisate cy’umurima Yakobo yari yaraguze feza ijana n’abahungu ba Hamori, umukuru wa Sikemu; uwo murima wari mu munani wa bene Yozefu. Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, maze bamuhamba ku murenge umuhungu we Pinehasi yahawe, mu misozi ya Efurayimu. Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?» Uhoraho arabasubiza ati «Yuda ni we uzazamuka bwa mbere. Dore maze kwegurira igihugu mu biganza bye.» Yuda abwira Simewoni umuvandimwe we, ati «Tuzamuke tujye mu mugabane wanjye, maze turwanye Abakanahani. Hanyuma nanjye nzajyana nawe mu mugabane wawe.» Nuko Simewoni ajyana na we. Yuda arazamuka, maze Uhoraho yegurira Abakanahani n’Abaperizi mu biganza byabo. I Bezeki bahatsinda abantu ibihumbi cumi muri bo. Aho i Bezeki, bahasanga Adoni‐Bezeki baramurwanya; batsinda Abakanahani n’Abaperizi. Adoni‐Bezeki arahunga, ariko baramukurikira baramufata, maze bamuca ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge. Adoni‐Bezeki aravuga ati «Abami mirongo irindwi bari baraciwe ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge, batoraguraga ibisigazwa byo mu nsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye, Imana irabinyituye.» Bamuzana i Yeruzalemu, ari na ho yaguye. Bene Yuda batera Yeruzalemu maze barayigarurira, bamarira ku nkota abahatuye kandi umugi barawutwika. Nyuma y’ibyo, Bene Yuda baramanuka kugira ngo barwanye Abakanahani bari batuye mu karere k’imisozi miremire, n’i Negevu no mu karere k’imisozi migufi. Hanyuma Yuda atera Abakanahani bari batuye i Heburoni — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Haruba — maze batsinda Sheshayi, Ahimani na Talimayi. Yuda ava aho ajya gutera abaturage b’i Debiri — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Seferi —. Kalebu ni ko kuvuga ati «Umuntu uzatsinda Kiriyati‐Seferi maze akayigarurira, nzamushyingira Akisha, umukobwa wanjye.» Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kelebu w’umuhererezi, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira Akisha, umukobwa we. Nuko akihagera, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Bukeye, Akisha amanuka ku ndogobe ye, maze Kalebu aramubaza ati «Icyo wifuza ni iki?» Undi aramusubiza ati «Ngirira ubuntu. Ubwo wampaye isambu i Negevu, umpe n’ibizenga by’amazi». Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo. Abahungu ba wa Mukeniti, sebukwe wa Musa, bazamukana na Bene Yuda, bava mu mugi w’Imikindo berekeza mu butayu bwa Yuda bwari mu majyepfo ya Aradi. Nuko baraza babana n’abahatuye. Yuda ajyana na Simewoni, umuvandimwe we, batsinda Abakanahani bari batuye i Sefati, umugi wose barawutsemba, maze bawita Horima (ari byo kuvuga «itsembwa»). Yuda yigarurira umugi wa Gaza n’intara yawo, uwa Ashikeloni n’intara yawo, uwa Ekironi n’intara yawo. Uhoraho yari kumwe na Yuda, ubwo yigaruriraga akarere k’imisozi miremire. Nyamara ntibashoboye kwirukana abatuye mu kibaya, kuko bari bafite amagare y’ibyuma. Nk’uko byari byarategetswe na Musa, Heburoni bayigabira Kalebu, ayinyaga abahungu batatu ba Anaki. Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, Bene Benyamini ntibabanyaze, ahubwo Abayebuzi bakomeje guturana na Bene Benyamini i Yeruzalemu kugeza na n’ubu. Abo mu nzu ya Yozefu na bo barazamuka, batera Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo. Inzu ya Yozefu ijya gutata umugi wa Beteli, wahoze witwa Luzi. Nuko intasi zibona umugabo usohotse mu mugi, maze ziramubwira ziti «Twereke aho twakwinjirira mu mugi, maze tuzabikwiture.» Uwo mugabo arahabereka, maze umugi wose bawumarira ku nkota, naho we baramureka arigendera n’abe bose. Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti, ahubaka umugi awita Luzi, ari na ko ukitwa kugeza na n’ubu. Manase ntiyashoboye gutsinda abaturage b’i Betishani, Tanaki, Dori, Yibileyamu, Megido, habe n’abo mu midugudu ihakikije, maze Abakanahani bakomeza gutura muri icyo gihugu. Nyamara aho Israheli ikomereye, yakoresheje imirimo y’uburetwa Abakanahani, ariko ntiyashobora kubirukana. Efurayimu ntiyashoboye kwirukana Abakanahani bari batuye i Gezeri, nuko Abakanahani bakomeza guturana na Bene Efurayimu i Gezeri. Zabuloni ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Kitironi kimwe n’ab’i Nahaloli; Abakanahani baturana na Bene Zabuloni, ariko baragoka bakoreshwa uburetwa. Asheri ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Ako kimwe n’ab’i Sidoni, ab’i Ahilavi, ab’i Akizibu, ab’i Heluba, ab’i Afiki n’ab’i Rehobu. Bene Asheri baturanye n’Abakanahani bari batuye igihugu, kubera ko batashoboye kubirukana. Nefutali ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Betishemeshi kimwe n’ab’i Betanati, nuko baturana n’Abakanahani bari batuye igihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’ab’i Betanati bakoreshwa imirimo y’uburetwa. Abahemori baheza Bene Dani mu karere k’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka ngo bagere mu kibaya. Abahemori bakomeza gutura i Hari‐Heresi, i Ayaloni n’i Shalivimu, ariko inzu ya Yozefu imaze gukomera, ibakoresha imirimo y’uburetwa. Igihugu cy’Abahemori cyaheraga ku muzamuko w’i Karabimu, kuva ahitwa ku Rutare, maze ugakomeza ukazamuka. Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe, none rero, ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Ariko ntimwumvise ijwi ryanjye. Ubwo se ibyo mwakoze ni ibiki! None rero ndababwiye nti ’Sinzabirukana imbere yanyu; maze bazababere umutego muzagwamo muramya ibigirwamana byabo.’» Nuko Umumalayika w’Uhoraho amaze kubwira Abayisraheli bose ayo magambo, imbaga itera hejuru maze bararira. Aho hantu bahita Bokimu (ari byo kuvuga «Abarira»), maze bahaturira Uhoraho ibitambo. Yozuwe asezerera imbaga y’Abayisraheli, baragenda buri muntu ajya mu munani we, kugira ngo bature igihugu. Umuryango wakomeje kuyoboka Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa, bakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari barabonye ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose. Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi. Bamuhamba mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi. Nuko icyo gisekuru cyose gisanga abasekuruza bacyo; nyuma y’aho habyiruka ikindi gisekuru, ariko cyo nticyari cyarigeze kimenya Uhoraho, cyangwa se ngo kimenye ibyiza yari yarakoreye Israheli. Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali. Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho. Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti. Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo. Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera. Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza, abakiza abanzi babanyagaga. Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana, barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho; ntibagenza nka bo. Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe. Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima. Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli. Nuko aravuga, ati «Kubera ko iyi mbaga yishe Isezerano ryanjye nagiranye n’abasekuruza babo, kandi ntiyumve ijwi ryanjye, nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo ihanga na rimwe mu yo Yozuwe yahasize igihe apfuye.» Ibyo byari ukugerageza Israheli, kugira ngo arebe niba izakurikira inzira y’Uhoraho nk’uko abasekuruza babo babigenjeje, cyangwa se niba batazayikurikiza. Ni cyo cyatumye Uhoraho areka ayo mahanga, ntahite ayirukana kandi ntayagabize Yozuwe. Dore ayo mahanga Uhoraho yaretse akagumaho, kugira ngo ayageragereshe Abayisraheli bose batigeze bamenya intambara za Kanahani; — ibyo byakorewe gusa kugira ngo yigishe ibisekuru bishya bya Israheli, abamenyereze intambara kuko batari bigeze bayimenya —: muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati. Abo bari abo kugerageresha Israheli, kugira ngo Uhoraho amenye ko bazumvira amategeko yahaye abasekuruza babo akoresheje Musa. Abayisraheli baturana n’Abakanahani, Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi; barongora abakobwa bo muri ayo mahanga, na bo babashyingira ababo bwite; nuko bayoboka imana z’abo banyamahanga. Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho: birengagije Uhoraho, Imana yabo, maze bayoboka za Behali na za Ashitaroti. Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza Kushani‐Risheyatayimu, wari umwami w’Abaramu mu gihugu cyo hagati y’inzuzi zombi; Abayisraheli bakorera Kushani‐Risheyatayimu mu gihe cy’imyaka umunani. Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi. Umwuka w’Uhoraho umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda. Igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, hanyuma Otinyeli, mwene Kenazi, arapfa. Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, maze Uhoraho atera inkunga Egiloni, umwami wa Mowabu, kugira ngo arwanye Israheli, kubera ko yakoraga ibidatunganiye Uhoraho. Egiloni yitabaza Abahamoni n’Abamaleki, hanyuma atera Israheli, arayitsinda, bigarurira umugi w’Imikindo. Abayisraheli bakorera Egiloni, umwami wa Mowabu, mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani. Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu. Ehudi acurisha intambi y’amugi abiri, ayambara ku itako ry’iburyo, imbere y’imyambaro ye. Nuko ashyira amaturo Egiloni, umwami wa Mowabu; Egiloni uwo akaba yari umugabo munini cyane. Amaze kumuha amaturo, Ehudi aherekeza abantu baje bayikoreye, ariko we ngo agere ku Bigirwamana byari bugufi ya Giligali, arakimirana maze abwira umwami, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye, ngufitiye ubutumwa ariko ni ibanga!» Undi aravuga ati «Nimube mwigiyeyo!» maze abari aho iruhande rwe bose barasohoka. Ehudi yegera Egiloni, wari wasigaye wenyine, yicaye mu cyumba cyo hejuru gifutse. Ehudi aramubwira ati «Mwami, ubutumwa ngufitiye ni ubw’Imana», nuko umwami ahaguruka ku ntebe ye. Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso, afata intambi ku itako ry’iburyo maze ayitera umwami mu nda. Ikirindi cy’intambi ubwacyo kirinjira, maze ibinure bipfukirana ubugi, kuko Ehudi atari yashinguye intambi mu nda y’umwami. Nuko Ehudi asohokera mu idirishya, amaze gufunga inzugi zose z’icyumba cyo hejuru, ashyiraho n’ibihindizo. Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati «Nta gushidikanya, agomba kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.» Barategereza kugeza ubwo bumirwa. Babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zitigera zifunguka, bafata imfunguzo, barakingura. Nuko basanga shebuja arambaraye ku butaka, yapfuye. Naho Ehudi yahunze mu gihe bari bagitegereje; arenga kuri bya Bigirwamana, ahunga yerekeza i Seyira. Nuko ngo ahagere, avugiriza ihembe mu misozi miremire y’i Efurayimu; Abayisraheli bamanukana na we abarangaje imbere. Arababwira ati «Nimunkurikire kuko Uhoraho yeguriye mu biganza byanyu Abamowabu, abanzi banyu.» Nuko bamanukana na we, bafata ibyambu bya Yorudani byategekwaga na Mowabu, ntibagira uwo bakundira kwambuka. Icyo gihe batsinda Mowabu; mu bagabo bagera ku bihumbi cumi kandi b’intwari ntihagira n’umwe urokoka. Uwo munsi Mowabu itsindwa na Israheli, nuko igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutuzo. Nyuma ya Ehudi haza Shamugari mwene Anati. Atsinda Abafilisti bagera ku bagabo magana atandatu, abicisha igihosho bashorezaga ibimasa, nuko na we arokora Israheli. Ehudi amaze gupfa, Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Uhoraho abagabiza Yabini, umwami wa Kanahani, wari uganje i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, ariko we yari atuye i Harosheti‐Goyimu. Abayisraheli batakambira Uhoraho, kuko Sisera yari afite amagare y’intambara magana cyenda kandi akaba yarakandamije cyane Abayisraheli, mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose. Icyo gihe, umuhanuzikazi Debora, muka Lapidoti, yategekaga Israheli. Yakundaga kwiyicarira mu nsi y’Umukindo wa Debora, hagati ya Rama na Beteli, mu misozi miremire ya Efurayimu, maze Abayisraheli bakajya bazamuka bakahamusanga, kugira ngo abacire imanza. Nuko Debora ahamagaza Baraki, mwene Ahinowamu, w’i Kedeshi ya Nefutali, maze aramubwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yagutegetse ngo: Genda ufate abantu ibihumbi cumi muri bene Nefutali no muri bene Zabuloni, ubakoranyirize ku musozi wa Taboru. Nanjye nzagusangisha Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, ku mugezi wa Kishoni, ndetse n’amagare ye n’ingabo ze, maze nzamwegurire ibiganza byawe.» Baraki aramusubiza ati «Nitujyana nzagenda, ariko nitutajyana nawe sinzagenda.» Debora aravuga ati «Nuko rero tuzajyana, ariko ikuzo ntirizaba iryawe, kuko ari umugore Uhoraho yahaye gutsinda Sisera.» Debora arahaguruka, ajyana na Baraki i Kedeshi. Bukeye, Baraki ahamagaza Zabuloni na Nefutali i Kedeshi. Abantu ibihumbi cumi bazamukana na we, na Debora barajyana. Ariko Heberi w’Umukeniti yari yaritandukanyije na Kayini wo muri bene Hobabu, sebukwe wa Musa, kandi yari yarashinze ihema rye iruhande rw’igiti cy’umushishi cy’i Sanayimu, bugufi ya Kedeshi. Bamenyesha Sisera ko Baraki mwene Ahinowamu yazamutse ku musozi wa Taboru. Nuko Sisera akoranyiriza i Harosheti‐Goyimu amagare ye y’intambara yose, uko ari magana cyenda, hamwe n’imbaga ye yose, maze abajyana ku mugezi wa Kishoni. Debora abwira Baraki, ati «Haguruka, kuko uyu munsi ari bwo Uhoraho akugabije Sisera. Ni koko, Uhoraho arakugenda imbere.» Baraki amanuka ku musozi wa Taboru n’abantu ibihumbi cumi bamukurikiye. Nuko Uhoraho atatanyiriza Sisera, n’amagare ye, n’ingabo ze imbere ya Baraki. Sisera ava ku igare rye, ahunga agenza ibirenge. Baraki akurikirana amagare n’ingabo kugera i Harosheti‐Goyimu; ingabo zose za Sisera azimarira ku nkota; ntiyasigaza n’umwe. Ubwo Sisera yahungaga agenza ibirenge, yerekeje ku ihema rya Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, kuko Yabini, umwami wa Hasori, yari afitanye ubwumvikane n’inzu ya Heberi w’Umukeniti. Yayeli arasohoka asanganira Sisera, maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, hagarara uruhukire iwanjye, kandi ntugire ubwoba.» Nuko Sisera yinjira mu ihema rye, naho undi amworosa ikiringiti. Sisera aramubwira ati «Ndakwinginze ngo umpe utuzi, kuko inyota inyishe.» Uwo mugore apfundura igicuba cy’amata aramuha aranywa, nuko arongera aramworosa. Sisera aramubwira ati «Hagarara hano ku muryango w’ihema, maze nihagira umuntu uza akakubaza ati ’Hari umuntu uri hano?’, umusubize uti ’Nta we’.» Ariko Yayeli, muka Heberi, afata urubambo rw’ihema n’inyundo, amwinjirana yitonze maze amushingira urubambo mu musaya, ruragenda rwishita ku butaka; Sisera wari unaniwe yari asinziriye cyane, nuko ahita apfa. Ubwo Baraki aratunguka, agikurikiranye Sisera! Yayeli arasohoka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati «Ngwino nkwereke umuntu washakaga.» Nuko barinjirana maze Baraki abona Sisera aho arambaraye yapfuye, urubambo rumushise mu musaya. Uwo munsi Uhoraho acogoza Yabini, umwami wa Kanahani, imbere y’Abayisraheli. Nuko Abayisraheli bamaze gukomera barwanya Yabini, umwami wa Kanahani, kugeza ubwo bamutsinze. Uwo munsi Debora na Baraki mwene Ahinowamu, baririmba bavuga bati «Ubwo muri Israheli biteguye intambara, ubwo imbaga ubwayo yayitabiriye, nimushimire Uhoraho. Bami nimwumve, namwe batware, nimutege amatwi! Ngiye kuririmbira Uhoraho, ngiye kurata Uhoraho, Imana ya Israheli. Uhoraho, ubwo wavuye mu gihugu cya Seyiri, ugasohoka mu mayaga ya Edomu, isi yahinze umushyitsi, ijuru rirareta, ibicu birekura ibitonyanga, imisozi itengagurikira imbere y’Uhoraho, imbere y’Uhoraho, Imana ya Israheli. Mu gihe cya Shamugari, mwene Anati, no mu gihe cya Yayeli, abantu bari bararetse kugenda urushorerane, n’abagendaga banyuraga mu mayira aziguye. Nta batware bari bakiriho, abatware bari ingume muri Israheli, kugeza ubwo wowe, Debora, ukangutse, ukangutse, mubyeyi muri Israheli. Bihitiragamo izindi mana; mu migi itanu nta wari kuhabona ingabo n’imwe, habe n’icumu na rimwe mu Bayisrahel ibihumbi mirongo ine. Umutima wanjye uri kumwe n’abatware ba Israheli, n’abo mu mbaga bitanze ku bwende bwabo. Nimushimire Uhoraho! Mwebwe abicaye ku ndogobe z’imyeru, mwe abicaye ku mikeka, namwe abari ku rugendo, nimuririmbe! Ku mabuga aho bagabanira amazi, aho ni ho bazaratira ugutsinda k’Uhoraho, ugutsinda Israheli ikesha imbaraga ze. Nuko umuryango w’Uhoraho umanuka, ukajya ku marembo y’umugi. Kanguka, kanguka, Debora we! Kanguka, kanguka, maze utere indirimbo! Haguruka nawe, Baraki mwene Ahinowamu, maze uganze abari bakwigaruriye! Nuko abarokotse baramanukana bishyira abanyacyubahiro, umuryango w’Uhoraho ukoranira iruhande rwe nk’intwari. Abakomeye b’i Efurayimu bari mu kabande bakurikirwa na Benyamini bivanga mu ngabo zabo. Umuryango wa Makiri watanze abatware, naho inzu ya Zabuloni itanga abagaba b’ingabo. Abatware mu ba Isakari bari kumwe na Debora, na Baraki yirukanka abasanga mu kibaya. Naho abo mu nzu ya Rubeni bari mu mpaka z’urudaca. Ni iki cyakwicaje hagati y’ibiraro, uteze amatwi imyirongi abashumba bavugiriza amashyo yabo? Ni byo koko, mu nzu ya Rubeni ni ho habereye impaka z’urudaca! Muri Gilihadi bituriye hakurya ya Yorudani, naho abo kwa Dani, ni iki cyatumye mwigumira mu mato? Abo kwa Asheri bigumiye ku nkombe z’inyanja, maze batura bugufi y’ibyambu byabo. Abo kwa Zabuloni bahaze amagara yabo bahinyura urupfu, kimwe n’abo kwa Nefutali, ntibatinya aho rukomeye. Haduka abami bararwana, nuko abami ba Kanahani barwanira i Tanaki ku isoko y’i Megido; ariko nta munyago, nta na feza bahakuye. Hejuru mu kirere, inyenyeri na zo zitabira intambara, ku bw’ingendo yazo zirwanya Sisera. Umugezi wa Kishoni warabahururanye, Kishoni, umugezi wa kera cyane! None, bugingo bwanjye, genda gitwari usatira urugamba. Nuko amafarasi ahita yanduruka, atabagura ibitaka n’ibinono byayo. Nimuvume Merozi, ni ko Umumalayika w’Uhoraho avuze. Nimuvume abaturage bayo, kuko batavunnye Uhoraho, batatabaye Uhoraho hamwe n’intwari! Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, nahabwe umugisha mu bagore; mu bagore bose batuye mu mahema nahabwe umugisha! Sisera yamusabye amazi, we amuha amata; amuhereza ikivuguto mu nkongoro ya gipfura. Arambura ukuboko afata urubambo, ukw’indyo gusingira inyundo y’abakozi; ayikubita Sisera amumena umutwe; aramujanjagura, maze amuhinguranya imisaya. Arikuba yitura hasi arambaraye; imbere ye ni ho yaguye. Aho yaguye yikubye, ni ho yapfiriye. Nyina wa Sisera ahanze amaso mu idirishya, ahanze amaso mu idirishya aganya agira ati ’Kuki igare rye ritinze kugera hano? Kuki amagare ye agenda buhoro, ategereje iki?’ Umunyabwenge muri bagenzi be aramusubiza ati ’Aho ntibabonye iminyago bakaba bayigabana: umukobwa umwe cyangwa babiri kuri buri muntu, umunyago w’imyenda y’amabara kuri Sisera, umutako umwe cyangwa ibiri iboshye yo kwambika ijosi rye!’ Abanzi bawe bose, Uhoraho, baragapfa urwa Sisera, naho incuti zawe zimere nk’izuba rirasanye ingufu.» Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo. Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho; nuko Uhoraho abagabiza Abamadiyani, mu gihe cy’imyaka irindwi. Madiyani itsinda bikomeye Israheli, bituma Abayisraheli bihisha mu mikokwe yo ku misozi, mu buvumo no mu bisimu, kugira ngo barokoke Madiyani. Ariko buri gihe, iyo Abayisraheli babaga bamaze kubiba imyaka mu mirima, Madiyani na Amaleki hamwe n’abantu b’iburasirazuba, barabateraga. Bagaca ingando bugufi ya Israheli, bakangiza imyaka yose yeze mu gihugu kugeza hafi ya Gaza, kandi ntibagire icyo basigira Israheli cyo kuyitunga, habe n’intama n’imwe, ikimasa cyangwa indogobe. Koko rero, bazamukanaga n’amashyo yabo n’amehema yabo, bakahagera ari benshi cyane nk’inzige, — bo ubwabo n’ingamiya zabo ntawashoboraga kubabarura — maze bakinjira mu gihugu bakakiyogoza. Bityo, Israheli icika intege kubera ibyo Madiyani yayikoreraga; maze Abayisraheli batakambira Uhoraho. Nuko rero Abayisraheli bamaze gutakambira Uhoraho kubera ibyago Madiyani yabatezaga, Uhoraho aboherereza umuhanuzi kubabwira, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze: Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri no mu nzu y’ubucakara. Nabakijije Abanyamisiri n’ababicishaga agahato bose; nabirukanye imbere yanyu maze mbaha igihugu cyabo. Narababwiye nti ’Ndi Uhoraho, Imana yanyu. Ntimuzubahe imana z’Abahemori muturiye mu gihugu!’ Ariko mwanze kumva ijwi ryanjye!» Umumalayika w’Uhoraho araza, yicara mu nsi y’igiti cy’umushishi cy’i Ofura, cyari icya Yowasi wo mu nzu ya Abiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuriraga ingano mu kinogo bengeragamo, kugira ngo azihungishe Abamadiyani. Umumalayika w’Uhoraho aramubonekera maze aramubwira ati «Uhoraho ari kumwe nawe, musirikare w’intwari!» Gideyoni aramusubiza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije? Byaba se biri he, ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga, bagira bati ’Uhoraho se, si We wadukuye mu gihugu cya Misiri?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani!» Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze Israheli uyikize Madiyani. Koko kandi, ni jye ukohereje!» Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase; kandi nanjye, ni jye muto mu rugo rwa data!» Uhoraho aramubwira ati «Nzaba ndi kumwe nawe, bityo uzatsinda Abamadiyani bose icyarimwe.» Gideyoni aramusubiza ati «Niba koko nabonye ubutoni imbere yawe, binyerekeshe ikimenyetso ko ari wowe tuvugana. Ndagusabye ngo ntutirimuke hano, kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati «Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.» Gideyoni araza abaga umwana w’ihene, afata ifu yuzuye igitebo, ayikoresha imigati idasembuye. Ashyira inyama mu nkangara n’amaraso mu cyungo, maze byose abijyana mu nsi y’igiti cy’umushishi, arabihereza. Umumalayika w’Imana aramubwira ati «Fata inyama n’imigati idasembuye, ubishyire hejuru y’urutare maze ubisukeho amaraso!» Nuko Gideyoni abigenza atyo. Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira, ntiyongera kumubona. Nuko Gideyoni abona ko yari Umumalayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati «Nyagasani, Mana, koko nabonye Umumalayika w’Uhoraho!» Uhoraho aramubwira ati «Gira amahoro! Humura; ntuzapfa.» Aho hantu Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, maze arwita «Uhoraho‐Mahoro.» Urwo rutambiro ruracyari i Ofura ya Abiyezeri kugeza na n’ubu. Nuko muri iryo joro, Uhoraho abwira Gideyoni ati «Fata ikimasa cy’umushishe cya so, maze usenye urutambiro rwa Behali ruri kwa so, kandi uteme n’igiti cyeguriwe ibigirwamana biri iruhande rwarwo. Hanyuma wubakire Uhoraho, Imana yawe, urutambiro rutunganye ku kanunga k’uriya musozi; ufate cya kimasa ugitureho igitambo gitwikwa hejuru y’inkwi za cya giti cyeguriwe ibigirwamana uri bube watemye.» Nuko Gideyoni afata abantu cumi mu bagaragu be, maze agenza uko Uhoraho yari yabimubwiye. Ariko kubera ko yatinyaga abantu bo mu nzu ya se n’abo mu mugi, aho kubikora ku manywa, abikora nijoro. Mu gitondo, abantu bo mu mugi babona urutambiro rwa Behali rwarimbutse, ndetse n’igiti cyeguriwe ibigirwamana cyari iruhande rwarwo, basanga cyatemwe, bagitwikishije ikimasa ho igitambo ku rutambiro rwari rumaze kubakwa. Nuko barabazanya bati «Ibi byakozwe na nde?» Bamaze kubaririza no gushakisha, baravuga bati «Gideyoni, mwene Yowasi ni we wabikoze!» Abantu bo mu mugi babwira Yowasi bati «Shyira ahagaragara umuhungu wawe maze apfe, kuko yarimbuye urutambiro rwa Behali, kandi agatema igiti cyeguriwe imana zacu cyari iruhande rwarwo.» Yowasi asubiza abari bamukikije bose, ati «Ese ni mwe mugomba kuburanira Behali? Cyangwa se ni mwe muje kumutabara? (Buri muntu wese ushaka kuburanira Behali, agomba kwicwa butaracya!) Niba Behali ari Imana, niyiburanire ubwe, kuko Gideyoni yarimbuye urutambiro rwe.» Uwo munsi Gideyoni bamwita Yerubehali, bavuga bati «Behali niyiburanire, kuko yarimbuye urutambiro rwe.» Madiyani yose na Amaleki, hamwe n’abantu b’iburasirazuba bamaze guhuza umugambi, barakorana, bambuka Yorudani maze baca ingando mu kibaya cy’i Yizireyeli. Umwuka w’Uhoraho wisesura kuri Gideyoni, avuza ihembe maze ahamagara umuryango wose wa Abiyezeri ngo umutabare. Yohereza impuruza mu mazu yose ya Manase, kugira ngo bamutabare. Arongera yohereza impuruza mu muryango wa Asheri, uwa Zabuloni n’uwa Nefutali, na bo bazamuka bamusanga. Gideyoni abwira Imana ati «Niba ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye nk’uko wabivuze, dore ngiye kurambura uruhu rw’ubwoya bwinshi ku mbuga: nihaboneka ikime ku ruhu honyine maze ubutaka bukagumya kumuka, ndamenyeraho ko ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye, nk’uko wabivuze.» Nuko bigenda bityo. Mu gitondo, Gideyoni abyutse azinga uruhu, maze abona ikime cyuzuye igikombe cy’amazi. Gideyoni ni ko kubwira Imana, ati «Ntundakarire ninongera kuvuga rimwe gusa. Nyemerera nongere nshake ubwa nyuma icyemezo nkoresheje uru ruhu: noneho uruhu rwonyine rusigare rwumutse, naho ikime gitwikire ubutaka bwose.» Imana ibigenza ityo muri iryo joro: uruhu rwonyine rugumya kumuka, naho ikime gitwikira ubutaka bwose. Yerubehali — ari we Gideyoni — abyuka mu gitondo cya kare, n’imbaga yose yari kumwe na we, maze baca ingando i Eyini‐Harodi, naho ingando ya Madiyani ikaba mu majyaruguru, mu kibaya aherekera ku musozi wa More. Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Imbaga muri kumwe ikabije ubwinshi, bitatuma nkugabiza Madiyani: hato Israheli itaziyitirira ikuzo ryanjye, ikavuga ngo ’Narokowe n’ikiganza cyanjye!’ Kubera ibyo rero, utangarize imbaga ibi ngibi: ’Ufite ubwoba n’uwumva adagadwa wese, yisubirire iwe!’» Nuko Gideyoni arabagerageza, maze abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri muri iyo mbaga bitahira iwabo, hasigara abantu ibihumbi cumi. Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Iyi mbaga iracyakabije ubwinshi! Bamanure bajye ku nkombe y’amazi, abe ariho mbageragereza. Bityo uwo nzakubwira nti ’Uyu najyane nawe’, uwo azajyana nawe, naho buri muntu nza kukubwira nti ’Uyu ntajyane nawe’, uwo ntimuzajyana!’» Nuko Gideyoni amanukana imbaga ku nkombe y’amazi; maze Uhoraho aramubwira ati «Umuntu wese uza kurigata amazi n’ururimi nk’uko imbwa zibigenza, umushyire ukwe; naho abaza gupfukama kugira ngo bayayoreshe amashyi, na bo ubashyire ukwabo.» Nuko umubare w’abarigase amazi n’ururimi ugera ku bantu magana atatu, naho abasigaye bose bari bapfukamye kugira ngo begereze amazi ku munwa n’amashyi. Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Abo bantu magana atatu barigase amazi ni bo nzakoresha mbakiza, ni na bo kandi nzakoresha kugira ngo ngabize Madiyani ibiganza byawe. Imbaga nini isigaye, buri muntu natahe iwe.» Abo uko ari magana atatu bafata ibibindi byarimo impamba y’imbaga, bafata n’amahembe yabo, hanyuma Gideyoni asezerera abandi Bayisraheli bose basubira mu mahema yabo, agumana na ba bantu magana atatu. Ubwo ingando ya Madiyani yari mu kibaya, mu nsi y’iye. Nuko muri iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Haguruka, umanuke ugane abanzi bawe kuko nabakugabije. Ariko niba utinya kumanuka wenyine, jyana na Pura umugaragu wawe, werekeze ku ngando. Uzumva ibyo bahavugira, urusheho kugira ubutwari kandi ushobore gusakiza ingando. Nuko amanukana na Pura umugaragu we, bagera ku barinzi ba mbere b’ingando. Ubwo Madiyani, Amaleki hamwe n’abantu b’iburasirazuba bose, bari banyanyagiye mu kibaya ari nk’inzige; ntawabashaga kubara ingamiya zabo, na zo zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Ahageze, Gideyoni yumva umuntu warotoreraga mugenzi we inzozi ze, agira ati «Narose mbona irobe ry’umutsima w’ingano za bushoki ritembagara mu ngando ya Madiyani, riraza ryisekura ku ihema, ririkoza hasi no hejuru kugeza ubwo riribirinduye!» Mugenzi we amusubiza, agira ati «Si ikindi kindi kandi kitari inkota ya Gideyoni, mwene Yowasi, w’Umuyisraheli. Imana yamugabije Madiyani n’ingando yayo yose.» Nuko Gideyoni amaze kumva irotorwa ry’izo nzozi n’igisobanuro cyazo, arapfukama ashimira Imana maze agaruka ku ngando ya Israheli; arababwira ati «Nimuhaguruke, kuko Uhoraho yabagabije ingando ya Madiyani!» Ba bantu uko ari magana atatu, Gideyoni abacamo amatsinda atatu. Buri muntu amuha ihembe n’ikibindi kirimo ubusa, muri buri kibindi hashinzemo ifumba y’umuriro. Nuko arababwira ati «Muze kunyitegereza aho mba ndi, maze uko ndibugenze namwe mugenze mutyo. Jyewe n’abo turi kumwe nituza kuvuza ihembe, namwe muhereko muvuza amahembe mu mpande zose z’ingando, maze mutere hejuru, mugira muti ’Ku bw’Uhoraho no ku bwa Gideyoni!’» Gideyoni n’abantu ijana bari kumwe na we bagera bugufi y’ingando ahagana mu gicuku, ubwo abanyezamu bari bamaze gusimburana. Baherako bavuza ihembe, bamenagura n’ibibindi bari bafite mu ntoki. Nuko ya matsinda uko ari atatu avuza ihembe, amenagura n’ibibindi; mu kiganza cy’ibumoso bari bafashe ifumba y’umuriro, naho mu cy’iburyo bafashe amahembe bayavuza, maze bagatera hejuru bati «Ku bw’Uhoraho no ku bwa Gideyoni!» Igihe bagihagaze buri muntu mu mwanya we bakikije ingando, abo mu ngando bose uko bakabaye batangira kwiruka no guhunga, ari ko bagenda bavuza induru. Nuko mu gihe ba bantu magana atatu bavuzaga amahembe yabo, Uhoraho atuma abari mu ngando basubiranamo, buri muntu agatera inkota mugenzi we, maze bose barahunga kugera i Betishita, ku ruhande rwerekera i Saritani, no kugera ku nkombe ya Abeli Mehola, bugufi ya Tabati. Nuko Abayisraheli bose uko bahurujwe mu miryango ya Nefutali, Asheri na Manase, bakurikirana Abamadiyani. Gideyoni yohereza intumwa mu karere k’imisozi miremire yose y’i Efurayimu kuvuga ziti «Mumanuke bwangu mutangire Abamadiyani, mubatange ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani.» Abantu bose b’i Efurayimu barahuruzwa, maze babatanga ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani. Bafata mpiri abatware babiri b’Abamadiyani, Orebu na Zehebu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zehebu bamwicira ku rwengero rwa Zehebu. Hanyuma bakomeza kubakurikirana ahagana Madiyani, maze bazanira Gideyoni umutwe wa Orebu n’uwa Zehebu hakurya ya Yorudani. Abefurayimu babaza Gideyoni, bati «Ni iki cyaguteye kutaduhuruza, ugiye gutera Madiyani?» Nuko baramutonganya cyane. Gideyoni arabasubiza ati «Nakoze iki se cyagereranywa n’ibyanyu? Ntimuzi ko uduhumbano tw’imizabibu ya Efurayimu dusumbye kure umusaruro wa Abiyezeri? Imana se si mwe yagabije Orebu na Zehebu, abatware ba Madiyani? Naba narakoze iki se cyagereranywa n’ibyanyu?» Amaze kubabwira ayo magambo, uburakari bari bamufitiye buracogora. Nuko Gideyoni n’abantu magana atatu bari kumwe na we bagera kuri Yorudani maze barambuka. N’ubwo bari baguye agacuho, bakomeza gukurikirana Abamadiyani. Ageze i Sukoti abwira abantu baho, ati «Ndabinginze ngo mumpere abantu turi kumwe utugati kuko bishwe n’inzara, kandi nkaba ngikurikiranye Zebahi na Salimuna, abami ba Madiyani.» Ariko abatware ba Sukoti baramusubiza bati «Mbese Zebahi na Salimuna wabigaruriye ngo noneho tubone kugaburira ingabo zawe?» Gideyoni ni ko kubasubiza, ati «Uhoraho namara kwegurira Zebahi na Salimuna mu biganza byanjye, mwebwe nzabakubitisha amahwa n’imifatangwe byo mu butayu.» Avuye aho, azamuka agana i Penuweli, na bo ababwira nk’uko yabwiye aba mbere, maze abantu b’i Penuweli na bo bamusubiza nk’ab’i Sukoti. Nuko Gideyoni asubiza abo bantu b’i Penuweli, ati «Nindamuka ngarutse amahoro, nzasenya uyu munara wanyu!» Zebahi na Salimuna bari muri Karikori, n’ingabo zabo zigera ku bantu ibihumbi cumi na bitanu, ari bo bacitse ku icumu mu ngabo z’iburasirazuba. Ni koko kandi, mu ngabo zabo hari hapfuyemo abantu ibihumbi ijana na makumyabiri. Gideyoni azamuka akurikiye inzira igana ku batuye mu mahema, iburasirazuba bwa Novahi na Yogiboha, nuko atsinda n’abari basigaye kandi bo bibwiraga ko bihagazeho. Zebahi na Salimuna barahunga, ariko Gideyoni arabakurikirana; afata mpiri abo bami bombi ba Madiyani, Zebahi na Salimuna, maze aca igikuba mu ngabo zose. Gideyoni, mwene Yowasi, atabarutse anyura ku musozi wa Heresi. Agwa gitumo umusore w’i Sukoti, amubaza abatware n’abakuru b’imiryango babo, nuko uwo musore arabamwandikira bose, uko ari mirongo irindwi na barindwi. Hanyuma Gideyoni asanga abantu b’i Sukoti maze arababwira ati «Nimurebe Zebahi na Salimuna, mwanciragaho umugani muvuga muti ’Mbese Zebahi na Salimuna wabigaruriye ngo noneho tubone kugaburira ingabo zawe zishonje?’» Ahera ko afata abatware b’umugi, afata n’amahwa n’imifatangwe byo mu butayu, abikubitisha abantu b’i Sukoti. Amenagura umunara w’i Penuweli, arimbura n’abantu bose b’uwo mugi. Hanyuma abaza Zebahi na Salimuna, ati «Abantu mwiciye ku musozi wa Taboru bari bameze bate?» Baramusubiza bati «Bari bameze nkawe. Buri muntu wasangaga asa n’umwana w’umwami.» Arababwira ati «Bari abavandimwe banjye, bene mama! None ndahiye ubuzima bw’Uhoraho ko iyo mubareka bakabaho nanjye sinari kubica!» Ni ko kubwira Yeteri, umuhungu we w’imfura, ati «Haguruka maze ubice!» Ariko uwo musore atinya gukura inkota, agira ubwoba kuko yari akiri muto. Nuko Zebahi na Salimuna baravuga bati «Haguruka utwiyicire wowe ubwawe, kuko buri muntu akora uko imbaraga ze zingana.» Gideyoni arahaguruka, yica Zebahi na Salimuna, hanyuma afata imitako yari mu majosi y’ingamiya zabo. Abayisraheli babwira Gideyoni, bati «Utubere umutware wowe ubwawe, hanyuma umuhungu wawe, nyuma na we azazungurwe n’umuhungu we, kuko waturokoye ikiganza cya Madiyani.» Gideyoni arabasubiza, ati «Ari jye, ari n’umuhungu wanjye, nta we uzababera umutware. Uhoraho nababere umutware!» Gideyoni yongera kubabwira ati «Nagira ngo ngire icyo mbabaza: buri muntu nampereze impeta avanye mu munyago we!» Kandi koko, abo bari batsinze bari bambaye impeta za zahabu, kuko bari Abayismaheli. Baramusubiza bati «Rwose tugiye kuziguha!» Nuko basasa igishura maze buri muntu akajugunyaho impeta akuye mu munyago we. Izo mpeta za zahabu Gideyoni yari yabasabye, zigira uburemere bugera ku masikeli magana arindwi ya zahabu, utabariyemo imitako, amaherena yo ku matwi n’imyenda y’imihemba yambarwaga n’abami b’i Madiyani, utabariyemo kandi n’imitako yo mu majosi y’ingamiya zabo. Gideyoni azikoramo ishusho ry’ikigirwamana, arishyira mu mugi we i Ofura. Israheli yose ikaza kuramya iryo shusho, nuko ribera umutego Gideyoni n’inzu ye. Madiyani itsindwa ityo n’Abayisraheli, ntiyongera no kubyutsa umutwe. Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, mu gihe cyose Gideyoni yari akiriho. Yerubehali, mwene Yowasi, aragenda yigumira iwe. Gideyoni yagize abahungu mirongo irindwi bamukomokaho, kuko yari atunze abagore benshi cyane. Naho inshoreke ye yari i Sikemu, na yo yamubyariye umwana w’umuhungu, amwita Abimeleki. Gideyoni, mwene Yowasi, apfa yisaziye neza, maze bamuhamba mu mva ya Yowasi, i Ofura ya Abiyezeri. Ariko Gideyoni amaze gupfa, Abayisraheli bongera kuramya za Behali, bemera Behali‐Beriti ho imana yabo. Abayisraheli ntibari bacyibuka Uhoraho, Imana yabo, wari warabarokoye abanzi babo bose babakikije, kandi birengagiza inzu ya Yerubehali‐Gideyoni, nyuma y’ibyiza byose yari yarakoreye Israheli. Abimeleki, mwene Yerubehali, ajya i Sikemu kureba bene nyina kugira ngo avugane na bo, ndetse n’umuryango wose w’inzu ya se n’iya nyina, maze arababwira ati «Mubwire mutya abantu b’i Sikemu: icyababera cyiza ni ikihe? Gutegekwa n’abantu mirongo irindwi — abahungu bose ba Yerubehali — cyangwa se gutegekwa n’umuntu umwe gusa? Mwibuke neza ko ndi uwo mu magufwa yanyu n’umubiri wanyu.» Nuko bene nyina basubirira abantu b’i Sikemu bose muri ayo magambo ya Abimeleki, maze umutima wabo werekera kuri Abimeleki, kuko bibwiraga bati «Ni umuvandimwe wacu.» Baherako bamuha amasikeli mirongo irindwi y’umuringa bakuye mu ngoro ya Behali‐Beriti, ari na yo Abimeleki yaguzemo abantu b’imburamukoro n’ibyihebe, bamuherekezaga. Nuko asubira mu nzu ya se i Ofura maze yica abavandimwe be, bene Yerubehali; abicira icyarimwe ari mirongo irindwi. Harokotse Yotamu, mwene Yerubehali w’umuhererezi wenyine, kuko yari yihishe. Abanyacyubahiro b’i Sikemu n’ab’i Betimilo bose barakorana, bajya i Sikemu mu nsi y’igiti cy’umushishi, iruhande rw’ibuye rishinze bukingi ryari rihari, maze bimika Abimeleki aba umwami. Nuko bamenyesha Yotamu ibyabaye, aherako ajya mu mpinga y’umusozi wa Garizimu; arangurura ijwi maze arababwira ati «Nimunyumve, bantu b’i Sikemu, namwe kandi Imana ibumve! Umunsi umwe, ibiti byafashe inzira bijya kwimika uzabibera umwami. Bibwira igiti cy’umuzeti, biti ’Tubere umwami!’ Umuzeti urasubiza uti ’Ndeke gutanga amavuta yanjye ahesha icyubahiro imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Ibiti bibwira umutini, biti ’Ngwino utubere umwami!’ Umutini urasubiza uti ’Ndeke gutanga uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Noneho ibiti bibwira umuzabibu, biti ’Ngwino utubere umwami!’ Umuzabibu urasubiza uti ’Ndeke gutanga divayi yanjye ishimisha imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Nuko ibiti byose bibwira igihuru cy’amahwa, biti ’Ngwino utubere umwami!’ Ariko igihuru cy’amahwa kirabibwira kiti ’Niba koko munyimitse mubishaka kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba bitabaye ibyo, umuriro uzasohoka mu gihuru cy’amahwa, maze utsembe amasederi yose ya Libani.’» Yotamu akomeza, agira ati «Mwebwe se, ubwo mwimikaga Abimeleki ho umwami, mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya? Ese mwabikoze muzirikana Yerubehali n’inzu ye yose, mutibagiwe ineza mukesha ibyo yabakoreye? Koko rero data yarabarwaniriye, ahara amagara ye maze abarokora ikiganza cya Madiyani. None, dore uyu munsi mwahagurukiye inzu ya data; mwishe abahungu be, mwicira icyarimwe abantu mirongo irindwi, maze mwimika Abimeleki, umuhungu w’umugore w’inshoreke ngo abere umwami abanyacyubahiro b’i Sikemu, kuko ari umuvandimwe wanyu! Niba rero ibyo byose mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya, mubigirira Yerubehali n’inzu ye yose, Abimeleki nabatere gusendera ibyishimo, namwe mubimusenderezemo! Niba kandi bitabaye bityo, umuriro uzasohoka muri Abimeleki maze utsembeho abanyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo; umuriro usohoke kandi mu banyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo, maze utwike Abimeleki!» Nuko Yotamu arahunga ajya i Beyeri; arahatura kuko hari kure ya Abimeleki, umuvandimwe we. Abimeleki ategeka Israheli mu gihe cy’imyaka itatu, hanyuma Imana itera umwuka mubi muri Abimeleki n’abatware b’i Sikemu, maze abatware b’i Sikemu bagomera Abimeleki. Ibyo byabereye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, kuko yishe, akamena amaraso y’abahungu mirongo irindwi ba Yerubehali, abavandimwe be; no kugira ngo abatware b’i Sikemu bahanirwe ko bamwoheje kwica abavandimwe be. Abatware b’i Sikemu bashaka gukoshesha Abimeleki, ni ko kugaba udutsiko tw’abantu mu mpinga z’imisozi, bacuza buri wese wahanyuraga; nuko Abimeleki aza kubimenya. Ubwo rero Gahali mwene Ebedi agera i Sikemu ari kumwe n’abavandimwe be, maze abatware b’i Sikemu baramwizera. Baherako barasohoka, bajya mu mizabibu yabo basarura imbuto maze benga amayoga, hanyuma bategura iminsi mikuru. Bajya mu ngoro y’imana yabo, bararya kandi baranywa, maze bavuma Abimeleki. Gahali arababaza ati «Mbese Abimeleki yaba ari muntu ki kuri Sikemu, kugira ngo adutegeke? Ahubwo mwene Yerubehali na Zebuli icyegera cye, si bo bakwiye gutegekwa n’abantu ba Hamori, umukuru wa Sikemu? Ni kuki se ari twe twamugaragira? Uwampa gutegeka iki gihugu ngo urebe ukuntu nakwikiza Abimeleki! Namubwira nti ’Ongera ingabo zawe maze uze turwane.’» Zebuli, umutegeka w’umugi, yumva ayo magambo ya Gahali mwene Ebedi, nuko ararakara. Yohereza rwihishwa intumwa kuri Abimeleki kumubwira ziti «Dore Gahali mwene Ebedi n’abavandimwe be bari i Sikemu, bariho baroshya umugi kukugomera. None rero, haguruka iri joro n’abantu muri kumwe, maze mwihishe mu gasozi. Hanyuma nibucya, izuba rikimara kurasa, uzaze maze utere umugi. Igihe Gahali n’abantu bari kumwe na we bazasohoka baje kukurwanya, uzabagenera ikibakwiye.» Nuko Abimeleki n’abari kumwe na we bose babyuka mu gicuku, bicamo amatsinda ane maze bihisha bugufi ya Sikemu. Gahali mwene Ebedi, arasohoka ahagarara ku irembo ry’umugi. Ako kanya Abimeleki n’ingabo ze bahita bava mu bwihisho. Gahali abonye icyo gico cy’abantu, abwira Zebuli ati «Dore igico cy’abantu bamanuka mu mpinga z’imisozi.» Ariko Zebuli aramusubiza ati «Biriya ni ibicucu by’imisozi wita abantu.» Gahali arongera ati «Dore abantu bamanuka mu ibanga ry’umusozi, n’abandi baje baturuka ku giti cy’umushishi w’Abapfumu.» Zebuli aramusubiza ati «Ka karimi kawe se kagannye he? Si wowe wahoze uvuga ngo ’Mbese Abimeleki yaba ari muntu ki kuri Sikemu, kugira ngo adutegeke? ’Sohoka noneho maze umurwanye.» Gahali asohoka arangaje imbere y’abantu b’i Sikemu, arwana na Abimeleki. Gahali arahunga, Abimeleki aramukurikirana, maze hagwa abantu benshi kugera ku irembo ry’umugi. Hanyuma Abimeleki atura Aruma, naho Zebuli yirukana Gahali n’abavandimwe be, kugira ngo bataguma i Sikemu. Bukeye, abatuye mu mugi basohoka bajya mu misozi, maze babimenyesha Abimeleki. Nuko Abimeleki afata ingabo ze, azicamo amatsinda atatu, bajya kwihisha ku gasozi. Ngo arabukwe abaturage basohotse mu mugi, abagwa gitumo arabica. Ubwo Abimeleki n’itsinda ryari kumwe na we baraza bigarurira amarembo y’umugi, naho amatsinda abiri asigaye atera abari mu gasozi, maze barabica bose. Abimeleki arwana umunsi wose n’abantu b’uwo mugi, hanyuma arawigarurira, yica abaturage bawo bose; umugi awunyanyagizaho umunyu. Abatware b’i Migidali‐Sikemu babyumvise bateranira mu buvumo bwari mu nsi y’ingoro ya Eli‐Beriti. Abimeleki aza kumenya ko abatware b’i Migidali‐Sikemu bahakoraniye. Nuko Abimeleki n’ingabo ze barazamuka bajya ku musozi wa Salimoni. Abimeleki ni ko gufata ishoka, ayitemesha ishami ry’igiti, arariterura arishyira ku rutugu rwe, maze abwira ingabo ze, ati «Ibyo mubonye nkoze, namwe nimwihutire kubikora.» Buri muntu mu bo bari kumwe, na we atema ishami, nuko bakurikira Abimeleki. Hanyuma ya mashami bayarunda kuri bwa buvumo, barayakongeza maze ubuvumo burakongoka n’abari baburimo bose. Abaturage b’i Migidali‐Sikemu na bo baricwa, bapfa ari abagabo n’abagore bagera ku gihumbi. Nuko Abimeleki arahaguruka yerekeza i Tebesi; arayigota kandi arayigarurira. Muri uwo mugi hakaba umunara uzitiye, aho abantu bose, abagabo n’abagore ndetse n’abakuru b’umugi bari bahungiye. Bamaze gufunga inzugi, barazamuka bajya ahitaruye ku gisenge cy’umunara. Abimeleki aza gutera umunara, arawusatira kugera ku rugi, kugira ngo awutwike. Nuko umugore amutera ingasire mu mutwe, maze amumena agahanga. Ako kanya Abimeleki ahamagara umutwaje intwaro, aramubwira ati «Kura inkota yawe maze unsonge, hato bataza kunnyega bavuga ngo ’Yishwe n’umugore!’» Nuko umutwaje inkota aramusogota, arapfa. Abayisraheli babonye ko Abimeleki apfuye, baragenda buri muntu asubira iwe. Nguko uko Imana yahannye Abimeleki, kubera ibibi byose yakoreye se, yica abavandimwe be mirongo irindwi. N’abantu b’i Sikemu, Imana yarabahannye kubera ubugome bwabo. Nuko imivumo Yotamu mwene Yerubehali yabavumye, irangira ityo. Nyuma ya Abimeleki haza Tola mwene Puwa, mwene Dodo, akaba umugabo wo mu muryango wa Isakari, wari utuye i Shamiri mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahagurukira gukiza Israheli. Aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu; arapfa maze ahambwa i Shamiri. Nyuma ye haza Yayiri w’Umugilihadi, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri. Yari afite abahungu mirongo itatu bagendaga ku ndogobe, kandi bari bafite imigi mirongo itatu mu gihugu cya Gilihadi, na n’ubu iracyitwa ingando za Yayiri. Yayiri arapfa maze ahambwa i Kamoni. Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Bayoboka za Behali na za Ashitaroti, bayoboka n’imana z’Abaramu, iz’i Sidoni, iz’i Mowabu, iz’Abahamoni n’iz’ Abafilisiti. Birengagiza Uhoraho, ntibongera kumuyoboka ukundi. Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, ni ko kubagabiza Abafilisiti n’Abahamoni. Uwo mwaka bigabanya Israheli, maze mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani bamerera nabi Abayisraheli bose bari hakurya ya Yorudani, mu gihugu cy’Abahemori, muri Gilihadi. Abahamoni bambuka Yorudani kugira ngo batere Yuda, Benyamini n’inzu ya Efurayimu, maze Israheli irushaho kugira akaga kenshi. Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, bavuga bati «Twagucumuyeho, kuko twirengagije Imana yacu, tukayoboka za Behali.» Uhoraho abwira Abayisraheli, ati «Ubwo Abanyamisiri, Abahemori, Abahamoni, Abafilisiti, Abasidoni, Amaleki na Madiyani bari babamereye nabi mukantakambira, sinabakijije se ibiganza byabo? Ariko mwebwe mwaranyirengagije, maze muyoboka izindi mana. Ni yo mpamvu ntazongera kubakiza. Ngaho nimugende! Mutakambire imana mwahisemo; maze zijye zibatabara igihe muri mu kaga!» Abayisraheli binginga Uhoraho, bavuga bati «Twaracumuye muri byose, utugenze uko ubyishakiye; ariko uyu munsi wongere udukize!» Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli. Bukeye, Abahamoni barakorana baca ingando i Gilihadi. Abayisraheli na bo barakorana, maze baca ingando i Misipa. Rubanda n’abatware bari i Gilihadi barabazanya bati «Ni nde mugabo muri mwe uzashoza intambara, akarwanya Abahamoni? Uwo ni we uzaba umutware w’abatuye Gilihadi bose. Yefute w’Umugilihadi yari umurwanyi w’intwari. Ise Gilihadi yari yaramubyaranye n’umugore w’ihabara. Naho umugore wa Gilihadi, na we babyaranye abana b’abahungu; igihe rero abo bana bamaze kuba bakuru, bamenesha Yefute bamubwira bati «Nta murage na busa uteze mu nzu ya data, kuko uri umwana w’undi mugore.» Yefute ahungira kure abavandimwe be atura mu gihugu cya Tobi. Abantu b’imburamukoro bifatanya na Yefute, maze bakajya bagaba ibitero hamwe na we. Nuko ngo hashire igihe gito, Abahamoni batera Israheli. Abakuru ba Gilihadi ni ko kujya gushaka Yefute mu gihugu cya Tobi, kubera ko Abahamoni bateye Israheli. Baramubwira bati «Ngwino utubere umugaba, tubashe kurwana n’Abahamoni.» Yefute asubiza abakuru ba Gilihadi, ati «Si mwebwe mwanyanze, kandi mukanyirukana kwa data? Ni mpamvu ki noneho mungarukiye, mubonye muri mu kaga?» Abakuru ba Gilihadi babwira Yefute, bati «Niba noneho tukugarukiye, ni ukugira ngo uze muri twe maze urwanye Abahamoni, kandi ngo utubere umutware, utegeke abatuye Gilihadi bose.» Yefute asubiza abakuru ba Gilihadi, ati «Niba mungarukiye kugira ngo ndwanye Abahamoni kandi n’Uhoraho akaramuka abangabije, ubwo ni jye uzaba umutware wanyu.» Abakuru ba Gilihadi baramusubiza bati «Uhoraho azadukiranura, nituramuka tutagenje uko wabivuze.» Yefute aherako ajyana n’abakuru ba Gilihadi, maze rubanda rumugira umutware n’umugaba warwo. Nuko Yefute asubira muri ya magambo yose imbere y’Uhoraho i Misipa. Bukeye, Yefute yohereza intumwa ku mwami w’Abahamoni kumubwira ziti «Turapfa iki cyatuma uza kunterera igihugu?» Umwami w’Abahamoni asubiza za ntumwa za Yefute, ati «Impamvu, ni uko igihe Israheli yazamukaga mu Misiri, yanyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni, ukageza kuri Yaboki no kuri Yorudani. None rero, ungarurire igihugu cyanjye ku neza!» Yefute yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abahamoni, kumubwira ziti «Yefute avuze atya: Abayisraheli ntibigeze banyaga igihugu cya Mowabu cyangwa cy’Abahamoni. Kandi koko, ubwo Abayisraheli bazamukaga mu Misiri, banyuze mu butayu bagana ku Nyanja y’Urufunzo na Kadeshi. Bahageze, Israheli ituma ku mwami wa Edomu, imubwira iti ’Turagusabye ngo ureke twambukire mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu abima amatwi. Israheli yongera gutuma no ku mwami wa Mowabu ntiyabyemera, nuko baguma i Kadeshi. Hanyuma bagenda mu butayu, bazenguruka igihugu cya Edomu, bagera mu burasirazuba bw’igihugu cya Mowabu. Baca ingando hakurya y’umugezi wa Arunoni ntibinjira mu gihugu cya Mowabu, kuko Arunoni ari yo mupaka wa Mowabu. Ni bwo Israheli itumye kuri Sihoni, umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni, imubwira iti ’Turagusabye ngo ureke twambukire mu gihugu cyawe, kugira ngo tugere mu gihugu cyacu.’ Ariko Sihoni ntiyizera Israheli, ayangira kwambukira mu gihugu cye; ahubwo akoranya abantu be bose baca ingando i Yahashi, nuko atera Israheli. Uhoraho, Imana ya Israheli, ibagabiza Sihoni n’ingabo ze, Israheli irabatsinda. Ubwo Israheli yigarurira icyo gihugu cy’Abahemori. Abayisraheli bagumana batyo icyo gihugu cy’Abahemori, uhereye kuri Arunoni ukageza kuri Yaboki, ugahera kandi ku butayu ukageza kuri Yorudani. None rero, ibyo Uhoraho, Imana ya Israheli yanyaze Abahemori mu maso y’umuryango wayo Israheli, wowe urashaka kubibambura? Wowe se ntutunze ibyo Kamoshi, imana yawe yaguhaye? None se, ibyo Uhoraho, Imana yacu yaduhaye, ni mpamvu ki twe tutabitunga? Noneho se, uribwira ko waba uruta Balaki mwene Sipori, umwami wa Mowabu? Hari ubwo se yigeze yendereza Israheli, ashaka kuyirwanya? Dore ubu hashize imyaka magana atatu, Abayisraheli batuye i Heshiboni n’i Aroweri no mu mugi byegeranye, ndetse no mu migi yose iri ku nkombe ya Arunoni. Ni mpamvu ki utabanyaze icyo gihugu muri icyo gihe cyose? Ku bwanjye ndabona ntaragucumuyeho, ahubwo ari wowe ungirira nabi, ukandwanya. Uhoraho ni we mucamanza, akiranure Abayisraheli n’Abahamoni.» Ariko umwami w’Abahamoni ntiyita ku butumwa Yefute yamutumyeho. Umwuka w’Uhoraho uza kuri Yefute. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni. Yefute asezeranira Uhoraho, agira ati «Nuramuka ungabije Abahamoni, nzaguturaho igitambo gitwikwa umuntu uwo ari we wese uzasohoka bwa mbere mu nzu yanjye aje kunsanganira, ubwo nzaba ntabarutse amahoro maze gutsinda Abahamoni.» Yefute atambuka umupaka w’Abahamoni kugira ngo abarwanye, maze Uhoraho arabamugabiza. Arabatsemba uhereye Aroweri ukageza ahagana i Miniti, yigarurira imigi makumyabiri yari muri ako karere, kugeza i Yabeli‐Keramimu. Yabishemo abantu benshi; nuko Abayisraheli bacogoza batyo Abahamoni. Ubwo Yefute yari atabarutse atashye iwe i Misipa, umukobwa we aba arasohotse, aza abyina avuza n’ingoma aje kumusanganira. Uwo mukobwa kandi yari ikinege: nta kandi gakobwa cyangwa agahungu Yefute yagiraga. Akimurabukwa, Yefute ashishimura imyambaro ye, maze aravuga ati «Ayiwe! Mwana wanjye, utumye niheba bikabije; uri mu binkururiye amakuba; nanjye kandi nabisezeraniye Uhoraho nkaba ntashobora kwivuguruza.» Umukobwa we aramusubiza ati «Dawe, niba warabisezeraniye Uhoraho, ngenza uko wabivuze, kuko Uhoraho yahoye abanzi bawe b’Abahamoni.» Arongera abwira se, ati «Icyo ngusabye ucyinyemerere: ngusabye amezi abiri gusa kugira ngo njyane na bagenzi banjye kubuyera mu misozi no kuririra ubusugi bwanjye.» Aramusubiza ati «Ngaho genda»; aramureka ngo agende amare amezi abiri. Nuko uwo mukobwa na bagenzi be baragenda bajya mu misozi, aririra ubusugi bwe. Nyuma y’amezi abiri agaruka kwa se, maze se amuturaho igitambo gitwikwa nk’uko yari yarabisezeranye. Kubera ko yapfuye ari isugi, ibyo byahise biba umugenzo muri Israheli, ko, uko umwaka utashye, abakobwa ba Israheli bagira iminsi ine mu mwaka yo kujya kurira bibuka umukobwa wa Yefute w’Umugilihadi. Abefurayimu barakorana, bambuka Yorudani, bagana i Safoni. Babwira Yefute, bati «Kuki wambutse umupaka w’Abahamoni, ukajya kubarwanya utadutabaje? Tuzagutwikira mu nzu yawe!» Yefute arabasubiza ati «Jye n’abantu banjye twari dushyamiranye bikomeye n’Abahamoni. Igihe mbatabaje, ntimwabangobotora. Mbonye ko mutankijije, nemera guhara amagara yanjye nambuka umupaka w’Abahamoni; nuko Uhoraho arabangabiza. Ni mpamvu ki rero uyu munsi mwampagurukiye, kugira ngo mundwanye?» Hanyuma Yefute akoranya ingabo zose za Gilihadi arwanya Efurayimu; abantu b’i Gilihadi bica Abefurayimu, kuko bari bavuze bati «Mwebwe Abagilihadi, kera mwahoze muri ab’ Efurayimu, none ubu mwahungiye hagati mu Bamanase.» Hanyuma Abagilihadi bigarurira ibyambu bya Yorudani bigana i Efurayimu. Nuko igihe umwe mu bacitse ku icumu ba Efurayimu avuze ati «Nimureke nambuke», Abagilihadi bakamubaza bati «Uri Umwefurayimu?» Iyo yasubizaga ati «Oya», baramubwiraga bati «Ngaho vuga ijambo Shiboleti.» Undi akavuga ati «Siboleti», kuko atashoboraga kurivuga neza. Nuko uwo bakamufata, bakamwicira aho hafi y’ibyambu bya Yorudani. Icyo gihe hagwa abantu ibihumbi mirongo ine na bibiri mu bantu b’i Efurayimu. Yefute aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka itandatu, hanyuma Yefute w’Umugilihadi arapfa, maze ashyingurwa mu mugi we wo muri Gilihadi. Nyuma ya Yefute haza Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza muri Israheli. Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa abashyingira mu yindi miryango, maze abahungu be na bo abashakira abagore mu yindi miryango. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka irindwi. Ibusani arapfa, ashyingurwa i Betelehemu. Nyuma ya Ibusani, haza Eloni wo mu muryango wa Zabuloni, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka cumi. Eloni wo mu muryango wa Zabuloni arapfa, ashyingurwa i Eloni mu gihugu cya Zabuloni. Nyuma ya Eloni, haza Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni, aba umucamanza muri Israheli. Yari afite abahungu mirongo ine n’abakobwa mirongo itatu, bagenderaga ku ndogobe mirongo irindwi. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka umunani. Nuko Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni arapfa, ashyingurwa i Pireyatoni mu gihugu cya Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki. Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, nuko Uhoraho abagabiza Abafilisiti mu gihe cy’imyaka mirongo ine. Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora Israheli mu biganza by’Abafilisiti.» Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye. Yambwiye ati ’Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’» Nuko Manowa yambaza Uhoraho, agira ati «Nyagasani, ngusabye ko umuntu w’Imana wohereje yakongera akagaruka, kugira ngo atwigishe icyo tugomba gukorera uwo mwana, igihe azaba amaze kuvuka.» Imana yumva ijwi rya Manowa, maze Umumalayika w’Imana yongera gusanga wa mugore aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa, umugabo we ntiyari ahari. Ako kanya umugore ariruka, ajya kubimenyesha umugabo we, agira ati «Dore wa muntu wigeze kunsanga, yongeye kumbonekera.» Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga wa muntu maze aramubaza ati «Mbese ni wowe wa muntu wigeze kuvugisha uyu mugore?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe rwose.» Manowa aramubaza ati «Ubwo ijambo ryawe rizaba ryujujwe, mbese ni irihe tegeko rizagenga uwo mwana w’umuhungu? Tuzamugenzereze dute?» Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa agira ati «Ibyo nabujije uyu mugore byose, agomba kubyirinda: nta kinyobwa icyo ari cyo cyose giturutse ku mbuto y’umuzabibu agomba kunywa: ntazanywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntazarya ikiribwa icyo ari cyo cyose gihumanye, kandi agomba kubahiriza ibyo namubwiye byose.» Manowa abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Twemerere ko tukwakira, maze tugutegurire umwana w’ihene.» Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa, ati «Naho wanyakira, sinarya ku mugati wawe, ariko kandi niba ushaka gutura igitambo gitwikwa, ugiture Uhoraho.» — Ni koko kandi, Manowa ntiyari azi ko ari Umumalayika w’Uhoraho —. Manowa abaza Umumalayika w’Uhoraho, ati «Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibirangira tuzashobore kuguha icyubahiro?» Umumalayika w’Uhoraho aramusubiza ati «Ni mpamvu ki umbaza izina ryanjye? Ni ibanga.» Manowa afata umwana w’ihene n’andi maturo, abishyira hejuru y’urutare maze abitura Uhoraho Nyir’ibanga. Nuko, ubwo ikirimi cy’umuriro cyazamukaga ku rutambiro cyerekeza ku ijuru, Umumalayika w’Uhoraho azamuka muri icyo kirimi cy’umuriro cyo ku rutambiro. Manowa n’umugore we babibonye, bikubita hasi bubamye ku butaka. Umumalayika w’Uhoraho ntiyongera ukundi kubonekera Manowa n’umugore we, nyamara Manowa amenya ko yari Umumalayika w’Uhoraho. Manowa abwira umugore we, ati «Tugiye gupfa nta kabuza, kuko twabonye Imana.» Ariko umugore we aramusubiza ati «Iyaba Imana yashakaga kutwica, ntiyajyaga kwakira igitambo gitwikwa n’andi maturo twayituye; ntiyajyaga kutwereka biriya byose kandi ntiba yaduhaye n’ariya mabwiriza twumvise mu kanya.» Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha. Samusoni yari i Mahane‐Dani hagati ya Soreya na Eshitayoli, igihe umwuka w’Uhoraho utangiye kumukoresha ubwa mbere. Umunsi umwe, Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abenguka umukobwa wo mu Bafilisiti. Nuko atashye, abibwira se na nyina, ati «I Timuna, nahabengutse umukobwa wo mu Bafilisiti. None nimujye kumunsabira, ambere umugore.» Ababyeyi be baramusubiza bati «Wabuze umugore mu bakobwa ba bene wanyu no mu muryango wacu, kugira ngo ube wajya gushaka umugore muri ziriya ntagenywe z’Abafilisiti?» Ariko Samusoni asubiza se, ati «Umunsabire, kuko ari we wanguye ku mutima.» Ubwo ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Uhoraho, kuko yashakaga uburyo bwo kwiyenza ku Bafilisiti bari barigaruriye Israheli muri icyo gihe. Samusoni aramanuka ajya i Timuna. Ageze ku mizabibu y’i Timuna, ahura n’icyana cy’intare kiza kimutontomera. Umwuka w’Uhoraho umwinjiramo; ako kanya Samusoni utari ufite intwaro mu ntoki, ashwanyuza ya ntare, ayitanyuramo ibisate bibiri nk’uko batanyura umwana w’ihene, ariko ntiyabwira ababyeyi be ibyo yakoze. Hanyuma amanuka ajya i Timuna, aganira n’uwo mukobwa maze yumva aranyuzwe. Nyuma y’iminsi mike, Samusoni asubira i Timuna, agiye kuzana umugore we. Ageze mu nzira, abanza kunyura ha handi, ngo arebe intumbi ya ya ntare: asanga mu gikanka cyayo harimo irumbo ry’inzuki n’ubuki. Ahakuramo ubuki mu kiganza, agenda aburya inzira yose. Ageze iwabo ahaho ababyeyi be na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki yabuhakuye mu gikanka cya ya ntare. Hanyuma se aramanuka ajya iw’umukazana we, nuko Samusoni ahakorera ibirori by’ubukwe nk’uko abasore bose babigenzaga. Abafilisiti bakimara kumubona, bitoranyamo abasore mirongo itatu bo kugumana na we. Samusoni arababwira ati «Ngiye kubaha igisakuzo. Nimuramuka mucyishe muri iyi minsi irindwi y’ubukwe, mukabona icyo gisobanura, nzabaha amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya. Ariko nimuramuka mutacyishe, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya.» Nuko baramusubiza bati «Tubwire igisakuzo cyawe, turakumva.» Samusoni araterura ati «Mu kiryana havuyemo ikiribwa, naho mu kinyamakare havamo ikiryohereye.» Mu minsi itatu yose, abo basore bari batarashobora kubona igisobanuro cy’icyo gisakuzo. Nuko ku munsi wa kane babwira muka Samusoni, bati «Shukashuka umugabo wawe kugira ngo adusobanurire iki gisakuzo; niba wanze turagutwika hamwe n’inzu ya so. Mwaba se mwaradutumiriye kutwambura?» Muka Samusoni ajya kumuganyira, agira ati «Uranyanga gusa nta kindi; nta bwo unkunda. Cya gisakuzo wasakuje abasore bo mu muryango wanjye, nta bwo wambwiye icyo gisobanura.» Samusoni aramusubiza ati «Nta n’ubwo nigeze ngisobanurira ababyeyi banjye, none ni wowe nagisobanurira!» Umugore we akomeza kumuganyira mu minsi irindwi yose ibirori by’ubukwe byamaze. Ku munsi wa karindwi, Samusoni amusobanurira cya gisakuzo, kuko yari amaze kumurembya; maze umugore ajya kubwira ba basore bo mu muryango we icyo cya gisakuzo gisobanura. Nuko ku munsi wa karindwi, mbere yuko izuba rirenga, abatuye umugi babwira Samusoni, bati «Ni iki cyaryohera kuruta ubuki, ni iki kandi cyagira amakare kuruta intare?» Samusoni arabasubiza ati «Iyo mutajya guhingisha inyana yanjye, ntimwari gushobora kwica igisakuzo cyanjye.» Nuko umwuka w’Uhoraho winjira muri Samusoni, aramanuka ajya i Ashikeloni yica abantu mirongo itatu mu baturage b’aho, abacuza imyambaro maze ayiha abari basobanuye cya gisakuzo. Uko yakarakaye yisubirira kwa se. Naho umugore we, bamushyingira umuhungu w’incuti ya Samusoni, wari waramuherekeje aguma iruhande rwe muri iyo minsi yose y’ibirori. Hashize iminsi mike, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Samusoni ajya gusura umugore we, ajyana umwana w’ihene, maze aravuga ati «Ndashaka kwinjira iw’umugore wanjye, mu cyumba aryamamo.» Ariko sebukwe amubuza kwinjira, ahubwo abwira Samusoni, ati «Mu by’ukuri, nibwiye ko wagiriye umugore wawe inzika, maze mushyingira umuhungu w’incuti yawe. Ariko se, murumuna we w’umuhererezi ntiyagushobokera kuruta mukuru we? Noneho rero, mujyane umushyire mu cyimbo cya mukuru we!» Samusoni aramusubiza ati «Ubu noneho ni nde uzandenganyiriza ikibi ngiye gukorera Abafilisiti?» Samusoni aragenda, afata ingunzu magana atatu, ashaka amafumba, maze ingunzu ebyiri akazihambiranya imirizo, agashyira ifumba hagati y’iyo mirizo yombi. Hanyuma akongeza ya mafumba, maze ingunzu azirekurira mu mirima y’ingano y’Abafilisiti, atwika imiba y’ingano ndetse n’izitarageswa, atwika imizabibu n’imizeti. Abafilisiti barabaza bati «Ni nde wakoze ibi?» Barabasubiza bati «Ni Samusoni, umukwe w’umugabo w’i Timuna, akaba yabikoreye ko uwo mugabo yamunyaze umugore we, maze akamushyingira umuhungu w’incuti ye.» Abafilisiti baherako barazamuka, wa mugore bamutwikana na se. Samusoni arababwira ati «Ubwo mubigenje mutyo, nzaruhuka ari uko maze kwihorera.» Nuko arabatera, maze abicamo benshi cyane, hanyuma arazamuka ajya kwibera mu buvumo bwari mu rutare i Etamu. Abafilisiti barazamuka baca ingando muri Yuda, badendeza mu karere ka Lehi. Bene Yuda barababaza bati «Ni mpamvu ki muzamutse mukaza kudutera?» Abafilisiti barabasubiza bati «Twazamuwe no kuboha Samusoni, kugira ngo tumugenze uko yatugize.» Nuko Bene Yuda ibihumbi bitatu baramanuka bajya ku buvumo bwari Etamu, babaza Samusoni, bati «Nta bwo uzi ko dutegekwa n’Abafilisiti? Ibyo wadukoreye ni ibiki?» Arabasubiza ati «Uko bangenjeje nanjye ni ko nabagize.» Baramubwira bati «Tuzanywe no kukuboha, kugira ngo tukwegurire Abafilisiti.» Samusoni arababwira ati «Nimundahire ko mwebwe ubwanyu mutazanyica.» Baramusubiza bati «Oya, turashaka gusa kukuboha maze tukakwegurira Abafilisiti, ariko nta bwo dushaka kukwica.» Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, maze baramuzamukana bamukuye mu rutare. Ngo bagere bugufi ya Lehi, Abafilisiti barabasanganira basakabaka, ariko umwuka w’Uhoraho umwinjiramo: imigozi yari imuboshye amaboko ihinduka nk’ubudodo bw’ihariri bushongeshejwe n’umuriro, ingoyi zibohora ku maboko ye. Hanyuma arabukwa urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi, arambura ukuboko ararufata, maze arwicisha abantu igihumbi. Samusoni aravuga ati «Nafashe urwasaya rw’indogobe maze ndabarundanya; nicishije urwasaya rw’indogobe abantu igihumbi.» Amaze kuvuga ibyo, rwa rwasaya arujugunya kure ye. Aho hantu ho bahise bahita Ramati‐Lehi (ari byo kuvuga «umusozi w’urwasaya»). Kubera ko Samusoni yari afite inyota, atakambira Uhoraho, agira ati «Ni wowe umugaragu wawe akesha uku gutsinda gukomeye. None ubu ngiye kwicwa n’inyota, maze ngwe mu biganza bya ziriya ntagenywe?» Nuko Imana ifukura iriba i Lehi, maze havubukamo isoko. Samusoni ahera ko aranywa, agarura ubuyanja kandi yongera kugira n’imbaraga. Ni yo mpamvu iyo soko bayise Eyini‐Kore (ari byo kuvuga «isoko y’uwatakambye»); na n’ubu iracyari aho i Lehi. Samusoni amara imyaka makumyabiri ari umucamanza muri Israheli, mu gihe cy’Abafilisiti. Samusoni ajya i Gaza, ahasanga umugore w’ihabara maze yinjira iwe. Babimenyesha abaturage b’i Gaza, bati «Samusoni yaje hano.» Bahera ko bajagajaga umugi, baramwubikira ijoro ryose ku marembo yawo. Iryo joro ryose bari batuje, bibwira bati «Dutegereze ko bucya maze tumwice.» Ariko Samusoni ntiyakomeje kuryama, yagejeje mu gicuku arabyuka afata ibikingi by’amarembo, abirandurana n’inzugi zombi n’amapata yazo, abiterera ku bitugu maze arabijyana kugera ku mpinga y’umusozi uteganye na Heburoni. Nuko ibyo birangiye, Samusoni abenguka umugore witwa Dalila, wari utuye aherekera ku kibaya cya Soreki. Abatware b’Abafilisiti barazamuka bajya kubonana n’uwo mugore, baramubwira bati «Umushukashuke maze umenye aho akomora ziriya mbaraga zidasanzwe, kandi umenye n’ukuntu twashobora kumufata tukamuboha, tukamucogoza; tuzaguha buri muntu muri twe amasikeli igihumbi n’ijana ya feza.» Dalila abwira Samusoni, ati «Ndagusabye ngo umbwire aho izo mbaraga zawe zidasanzwe zikomoka, n’ukuntu wabohwa kugira ngo ucogore.» Samusoni aramusubiza ati «Bambohesheje injishi ndwi z’umuheto zikiri nshya kandi zitigeze zanikwa, nacogora maze nkamera nk’abandi bantu.» Abatware b’Abafilisiti bazanira Dalila injishi ndwi zikiri nshya kandi zitigeze zanikwa, arazimubohesha. Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Nuko Samusoni acagagura za njishi nk’aho zabaye urudodo rushongeshejwe n’umuriro. Ariko ntibashobora guhishura aho akura imbaraga ze. Dalila ni ko kubwira Samusoni, ati «Wansuzuguye kandi urambeshya. None rero, ndakwinginze ngo umpishurire ukuntu ushobora kubohwa.» Samusoni aramusubiza ati «Bambohesheje imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora maze nkamera nk’abandi bantu.» Dalila afata imigozi mishya aramuboha, hanyuma atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, ariko Samusoni acagagura ya migozi yari imuboshye amaboko nk’aho yabaye urudodo. Dalila abwira Samusoni, ati «Kugeza ubu waransuzuguye kandi urambeshya. Ndakwinginze ngo umpishurire rwose ukuntu ushobora kubohwa.» Samusoni aramusubiza ati «Ubohanyije amapfundo arindwi y’umusatsi wanjye, ukayazirika ku mushumi w’umwenda maze ukabifatisha urusokozo rw’umuboshyi w’imyenda, bityo nacogora nkamera nk’abandi bantu.» Uwo mugore aramubikira, amaze gusinzira abohanya amapfundo arindwi y’umusatsi, ayazirika ku mushumi w’umwenda, abifatisha urusokozo maze atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Ahera ko arakanguka, ashikuza rwa rusokozo, amapfundo y’umusatsi n’umushumi w’umwenda. Dalila aramubwira ati «Ushobora kuvuga ute ngo ’Ndagukunda’, kandi utanyizera? Dore ubu bibaye incuro eshatu zose umbeshya, kandi nturampishurira impamvu zituma imbaraga zawe zingana zityo.» Buri munsi Dalila agakomeza kumuhata, amusubirira mu magambo amwe, bigeze aho Samusoni arananirwa byo gupfa, ntiyaba agishoboye kwihangana. Nuko amuhishurira amabanga ye yose, agira ati «Nta rwembe rwigeze ku mutwe wanjye, kuko neguriwe Imana kuva nkiri mu nda ya mama. Iyo njya kogoshwa, imbaraga zanjye zajyaga kumvamo, maze ngacogora nkamera nk’abandi bantu.» Dalila abonye ko amuhishuriye amabanga ye yose, atuma ku Bafilisiti, ababwira ati «Noneho nimuzamuke, kuko yampishuriye amabanga ye yose.» Abatware b’Abafilisiti barazamuka baza iwe, bacigatiye za feza bari bamusezeranyije. Nuko Dalila abikirira Samusoni ku bibero bye, ahamagara umuntu yogosha amapfundo arindwi y’umusatsi we, maze atangira gucika intege n’imbaraga ze zimuvamo. Dalila aramubwira ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Samusoni akanguka yibwira ati «Birangendekera nk’uko bisanzwe, maze mbakire», ariko ntiyari azi ko Uhoraho yamwitaruye. Abafilisiti baramufata bamunogoramo amaso; baramumanukana n’i Gaza, bamubohesha imikwege y’umuringa maze bamushyira mu nzu y’imbohe, bamutegeka kujya asya ingano. Ariko bamaze kumwogosha, imisatsi yo ku mutwe we yongera kumera. Nuko abatware b’Abafilisiti barakorana kugira ngo bature ibitambo Dagoni, ikigirwamana cyabo, no kugira ngo bakore umunsi mukuru. Baravuga bati «Imana yacu yatweguriye Samusoni, umwanzi w’Abafilisiti.» Rubanda ngo barabukwe Samusoni, batera hejuru bashimira imana yabo, bagira bati «Imana yacu yatweguriye umwanzi wacu, uwarimburaga igihugu cyacu, akatwicira abantu batabarika.» Nuko kubera ko bari banezerewe, bakavuga bati «Nimuhamagare Samusoni, maze tumwishimeho.» Bajya gushaka Samusoni mu nzu y’imbohe, bamushyira imbere yabo kugira ngo bamwishimeho, hanyuma bamuhagarika hagati y’inkingi. Samusoni abwira umuhungu wari umurandase, ati «Nyobora maze umfatishe ku nkingi zishyigikiye iyi ngoro, kugira ngo nzishingikirizeho.» Ubwo iyo ngoro yari yuzuye abagabo n’abagore; hakaba kandi n’abatware b’Abafilisiti, naho ahitaruye hejuru y’igisenge cy’ingoro, hari abagabo n’abagore bagera ku bihumbi bitatu bitegerezaga amashyengo ya Samusoni. Samusoni yambaza Uhoraho, agira ati «Ndakwinginze, Nyagasani Mana, ngo unyibuke maze ungaruremo imbaraga aka kanya, Mana yanjye, kugira ngo nibura rimwe rizima, nihorere Abafilisiti kubera amaso yanjye.» Nuko Samusoni ahera ko afata inkingi ebyiri zo hagati zari zishyigikiye ingoro, arazishingikiriza, imwe ayifatisha ukuboko kw’iburyo, indi ukw’ibumoso. Samusoni atera hejuru, ati «Mpfane n’Abafilisiti!» Hanyuma izo nkingi azihirikisha imbaraga ze zose, ingoro iridukira ku batware b’Abafilisiti n’abari bayirimo bose. Abapfuye bahitanywe n’urupfu rwa Samusoni, baruta kure abo yari yarishe mu buzima bwe. Abavandimwe be n’abo mu nzu ya se barazamuka baramutwara; bamushyingura hagati ya Soreya na Eshitayoli, mu mva ya se Manowa. Samusoni yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri. Hariho umugabo wo mu karere k’imisozi y’i Efurayimu, akitwa Mikayahu. Umunsi umwe abwira nyina, ati «Ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza bagutwaye, bigatuma uvumana ndetse nanjye ubwanjye nkabyumva, ndayafite; ni jye wari wayatwaye! None rero ndayagusubiza.» Nyina aramusubiza ati «Uhoraho aguhe umugisha, mwana wanjye!» Nuko Mikayahu asubiza nyina ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza, ariko nyina aramubwira ati «Mu by’ukuri, izi feza nazeguriye Uhoraho kubera wowe, muhungu wanjye, kugira ngo uzikoreshemo imana n’ishusho ry’icyuma.» Nyina aherako afatamo amasikeli magana abiri ya feza ayaha umucuzi. Umucuzi na we akora ikigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe, abishyira mu nzu ya Mikayahu. Nyamara uwo mugabo Mika, yari yariyubakiye isengero. Nuko akoresha uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’utundi dushushanyo tweguriwe Imana, maze ashyiraho umwe mu bahungu be ngo amubere umuherezabitambo. Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye. Nyamara i Betelehemu ya Yuda, hakaba umusore w’Umulevi wabanaga n’abo mu muryango wa Yuda. Uwo musore ava i Betelehemu ya Yuda, ajya gushaka ahandi yakwibera. Ageze mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahingukira ku rugo rwa Mika. Mika aramubaza ati «Uraturuka he?» Undi aramusubiza ati «Ndi Umulevi w’i Betelehemu ya Yuda, ndajya gushaka aho nakwibera.» Nuko Mika aramubwira ati «Igumire hano iwanjye, maze umbere data n’umuherezabitambo. Nzajya nguha amasikeli cumi ya feza mu mwaka, nkugerekereho imyambaro n’ibyo uzarya.» Uwo Mulevi yemera kuguma iwe, nuko Mika akamufata nk’umwe mu bahungu be. Mika ashyiraho uwo musore w’Umulevi, ngo amubere umuherezabitambo, aguma atyo mu rugo rwe. Mika aribwira ati «Noneho ndahamya ko Uhoraho azankorera ibyiza, kuko uyu Mulevi abaye umuherezabitambo wanjye.» Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli. Hagati aho, umuryango wa Dani washakaga igihugu waturamo, kuko kugeza icyo gihe bo nta cyo bagiraga, mu miryango yose ya Israheli. Abadani bafata abantu batanu b’intwari mu muryango wabo, babohereza mu karere ka Soreya na Eshitayoli kugira ngo bitegereze igihugu kandi bakimenye neza. Barababwira bati «Nimugende mumenye neza icyo gihugu.» Abo bantu batanu bagera mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, bahingukira ku rugo rwa Mika, baraharara. Nuko igihe bari bugufi y’urugo rwa Mika, bamenya ijwi ry’uwo musore w’Umulevi. Ngo bamugere iruhande, baramubaza bati «Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?» Arabasubiza ati «Mika yankoreye ibintu byinshi: yananshyizeho ngo mubere umuherezabitambo.» Baramubwira bati «Nuko rero, baza Imana kugira ngo tumenye niba uru rugendo rwacu ruzaba ruhire.» Umuherezabitambo arabasubiza ati «Nimugende amahoro! Urugendo murimo rushyigikiwe n’Uhoraho!» Ba bantu batanu baragenda, bagera i Layishi. Basanga abaturage b’aho bibereye mu mutekano nk’Abasidoni, bari batuje kandi bizerana. Byongeye kandi, nta mwami n’umwe wateraga icyo gihugu, nta n’uwajyagayo kugira ngo abategeke. Abaturage b’i Layishi bari kure y’Abasidoni, ntawabategekaga. Ba bantu batanu baragaruka, basanga abavandimwe babo i Soreya n’i Eshitayoli, maze abavandimwe babo barababaza bati «Murabitekerezaho iki?» Barabasubiza bati «Duhaguruke! Tuzamuke tubatere, kuko igihugu twakibonye kandi kikaba ari cyiza cyane. Ariko kandi, dore mwibereye aho nta cyo mukora! Uwo mwete muke wanyu ntubabuze kugenda ngo mwinjire muri icyo gihugu kandi ngo mucyigarurire. Nimukinjiramo, muzahasanga abantu bizerana. Igihugu kiragutse kandi Imana yakibeguriye. Ni ahantu hatabuze ikintu na kimwe mu byiza byo ku isi.» Nuko Abadani bagera ku bantu magana atandatu biteguye intambara, barahaguruka bava i Soreya n’i Eshitayoli. Barazamuka baca ingando i Kiriyati‐Yeyarimu, muri Yuda. Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Ingando ya Mahanedani kugeza na n’ubu. Ni ahagana mu burengerazuba bwa Kiriyati‐Yeyarimu. Bavuye aho ngaho, banyura mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, maze bahingukira ku rugo rwa Mika. Ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu cya Layishi bafata ijambo, babwira abavandimwe babo, bati «Ese muzi ko muri uru rugo, harimo uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’udushushanyo tweguriwe Imana, hakaba n’ikindi kigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe? None rero, mumenye hakiri kare icyo muri bukore.» Nuko ba bantu batanu baca ku ruhande, binjira mu nzu ya wa musore w’Umulevi wari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru ye, naho ba bantu magana atandatu bo mu muryango wa Dani bari bahagaze ku marembo, bose bitwaje intwaro z’intambara. Nuko ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu bazamuka mu nzu yo hejuru, barinjira maze bafata rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma cyashongeshejwe. Naho umuherezabitambo, yari ahagaze ku marembo hamwe na ba bantu magana atandatu bitwaje intwaro z’intambara. Abari binjiye mu rugo kwa Mika bari basahuye rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe. Umuherezabitambo ni ko kubabaza, ati «Murakora iki aho ngaho?» Baramusubiza bati «Ceceka, kandi ushyire urushyi ku munwa wawe, maze udukurikire, utubere umubyeyi n’umuherezabitambo. Kuri wowe ibyaba byiza ni ibihe: ari ukuba umuherezabitambo w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa uw’umuryango wose wa Israheli?» Umuherezabitambo arabyishimira, aherako afata uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana na rya shusho ry’ikigirwamana, maze ajyana n’iyo mbaga imushagaye. Abadani barahindukira, babanza abana, amatungo n’imitwaro imbere, maze baragenda. Bamaze kugera kure yo kwa Mika, ni bwo abaturage bari batuye mu ngo zegeranye n’urwo kwa Mika bakoraniye hamwe maze barabakurikira. Uko basakuzaga inyuma y’Abadani, na bo barahindukiraga bakabaza Mika, bati «Ni iki cyatumye ukoranya aba bantu?» Akabasubiza ati «Mwanyaze umuherezabitambo n’imana nari narikoreshereje, maze murigendera. Icyo nasigaranye se ni iki? None mutinyutse kumbaza ngo ’Mbaye iki?’» Abadani baramubwira bati «Ntitwongere kukumva! Cyangwa se abanyamujinya muri twe baguhitane, maze upfe n’abo mu rugo rwawe bose.» Abadani bikomereza inzira yabo, naho Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arahindukira yisubirira iwe. Abadani rero bamaze kunyaga ibyo kwa Mika n’umuherezabitambo we, bagera i Layishi muri ba baturage b’aho bari batuje kandi bizeranaga, maze babatsembesha inkota; naho umugi barawutwika. Ntihaboneka umuntu ushobora kuwurengera, kuko wari kure ya Sidoni kandi ntugire n’uwutegeka. Uwo mugi uri mu kibaya gihereranye na Betirehobu. Nuko bahiyubakira undi mugi, barahatura. Uwo mugi bawitirira Dani, izina rya sekuruza wabo, wabyawe na Israheli, ariko mbere uwo mugi witwaga Layishi. Nuko Abadani bashinga rya shusho ry’ikigirwamana; Yehonatani mwene Gerishomu, umwuzukuru wa Musa, aba umuherezabitambo w’umuryango wa Dani. Abahungu ba Yehonatani bakomeza uwo murimo kugeza igihe abaturage b’igihugu bajyanywe bunyago. Nuko bahashinga iryo shusho ry’ikigirwamana Mika yari yarakoresheje, kirahaba kugeza igihe cyose Ingoro y’Imana yamaze i Silo. Nuko muri iyo minsi — nta mwami wariho muri Israheli —, Umulevi wari utuye mu karere k’inyuma y’imisozi miremire y’i Efurayimu, afata umugore w’inshoreke w’i Betelehemu ya Yuda. Uwo mugore aramuhemukira, hanyuma yahukanira kwa se i Betelehemu ya Yuda, ahamara amezi ane. Umugabo we ajya kumureba, kugira ngo amwurure kandi amucyure, ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri. Uwo mugore amwinjiza mu nzu kwa se, maze sebukwe amubonye aza kumusanganira yishimye cyane. Sebukwe amubuza gutaha, amara iwe iminsi itatu; barya, banywa kandi barara aho. Nuko ku munsi wa kane babyuka mu gitondo cya kare, Umulevi aritegura kugira ngo atahe, sebukwe aramubwira ati «Nimurye igisate cy’umugati musame agatima, hanyuma mubone gutaha!» Bombi baricara barasangira. Hanyuma se w’uwo mugore abwira umukwe we, ati «Ndakwinginze ngo wemere urare hano, maze umutima wawe urusheho kunezerwa!» Uwo mugabo yari yiteguye gutaha, ariko sebukwe akomeza kumwinginga kugeza ubwo abiretse, arara aho ngaho. Ku munsi wa gatanu abyuka mu gitondo cya kare kugira ngo atahe, ariko sebukwe aramubwira ati «Ndakwinginze ngo mubanze musamure, hanyuma muraba mugenda nimunsi», nuko barasangira. Nuko umugabo yitegura gutaha, we n’umugore we n’umugaragu we, sebukwe aramubwira ati «Dore umunsi urakuze, bugiye kwira; nimurare! Dore umunsi uciye ikibu, nimurare hano maze umutima wawe unezerwe! Ejo mu gitondo, usubire iwawe.» Ariko uwo mugabo yanga kurara. Arahaguruka aragenda, we n’umugore we n’indogobe ze ebyiri, bagera ahateganye na Yebuzi — ari yo Yeruzalemu. Igihe bageze bugufi ya Yebuzi, umunsi uba urakuze, umugaragu abwira shebuja, ati «Tugende duhagarare kuri uriya mugi w’Abayebuzi, maze tuharare!» Shebuja aramusubiza ati «Nta bwo twarara kuri uriya mugi w’abanyamahanga, na bo ubwabo batari Abayisraheli. Turakomeza kugera i Gibeya. Tugane kamwe muri turiya turere, turare i Gibeya cyangwa i Rama.» Barakomeza baragenda, izuba rirenga bageze hafi y’i Gibeya yo kwa Benyamini. Berekeza rero muri urwo ruhande, kugira ngo barare i Gibeya. Umulevi arinjira maze yicara ku karubanda, ariko ntihagira ubakira iwe ngo baharare. Nuko nimugoroba, haza umusaza wari utashye avuye mu mirima ye. Uwo musaza yari uwo mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ariko yari atuye i Gibeya, n’ubwo abaturage b’ako karere bari Ababenyamini. Ngo yubure amaso, abona umugenzi wari aho ku karubanda, aramubaza ati «Urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Duturutse i Betelehemu, tukajya mu karere k’inyuma y’imisozi miremire y’i Efurayimu. Aho ni ho iwanjye. Nari nagiye i Betelehemu ya Yuda, none ngarutse iwanjye kandi nta muntu wigeze anyakira iwe. Nyamara dufite ubwatsi n’ibiryo by’indogobe zacu; nkagira n’imigati na divayi byanjye n’umuja wawe, ndetse n’uyu musore, umugaragu wawe, umperekeje; nta cyo rero tubuze.» Umusaza arasubiza ati «Murakaza neza! Ibyo ukeneye byose abe ari jye bibazwa, ariko nturare aha ku karubanda!» Abajyana iwe maze aha indogobe ibyo zirya. Abagenzi barakaraba, bararya kandi baranywa. Mu gihe bari bagifungura, haza abantu b’ibyihebe byo muri uwo mugi basakiza ya nzu, bahondagura bikabije ku rugi, babwira wa musaza nyir’urugo, bati «Garagaza uwo mugabo winjiye iwawe ngo turyamane.» Nyir’urugo arasohoka maze arababwira ati «Oya! Ndabinginze, bavandimwe, ngo mwoye kugira nabi! Mwikora iryo shyano ubwo uwo muntu yinjiye iwanjye! Dore umukobwa wanjye w’isugi, ngiye kumushyira ahagaragara, maze mumukoreshe icyo mushaka. Ariko ntimukore ishyano nk’iryo kuri uyu muntu!» Abo bantu banga kumwumva. Nuko uwo Mulevi afata umugore we, maze amubazanira hanze. Bamurengeraho, bamugirira nabi iryo joro ryose kugeza ko bucya, maze umuseke ukebye baramurekura. Ahagana mu gitondo, wa mugore araza agwa ku muryango w’inzu ya wa musaza aho umugabo we yari ari, akomeza kugaragurika kugeza ko bucya. Mu gitondo cya kare, umugabo we arabyuka, arakingura maze arasohoka ngo agende. Asanga umugore we aho agaragurika ku muryango, arambuye amaboko ku gitabo cy’inzu. Aramubwira ati «Haguruka tugende!» Ariko umugore ntiyagira icyo asubiza. Nuko wa Mulevi amuhekesha indogobe maze aragenda ajya iwe. Agezeyo, afata icyuma, yadukira umugore we, aramutemagura ingingo ku yindi, amucamo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu gihugu cyose cya Israheli. Nuko ubonye ibyo wese akavuga ati «Nta na rimwe ibintu nk’ibi byigeze biba cyangwa se biboneka, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi!» Umulevi yari yategetse abo bantu yohereje, ati «Mubwire mutya Abayisraheli: Hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi? Nimubitekerezeho, mubyige kandi mugire icyo mubivugaho!» Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi. Abatware b’imbaga n’abakuru b’imiryango yose ya Israheli bahagarara imbere y’ikoraniro ry’Imana, bari abantu ibihumbi magana ane bashobora gutwara inkota. Ababenyamini bamenya ko Abayisraheli bazamutse i Misipa. Nuko Abayisraheli baravuga bati «Tubwire ukuntu icyo gicumuro cyaje.» Uwo Mulevi, umugabo wa wa mugore wari wishwe, arabasubiza ati «Jyewe n’umugore wanjye twari tugeze i Gibeya ya Benyamini, kugira ngo tuhacumbike. Abanyagibeya bantera nijoro basakiza inzu nari ndimo bashaka kunyica. Ni bwo bafashe umugore wanjye bamugirira nabi kugeza ko apfuye. Mfata umugore wanjye mutemamo ibice, maze mbyohereza mu gihugu cyose cya Israheli, kuko ubwo busambanyi n’ayo mahano byakorewe muri Israheli. None rero, Bayisraheli mwese, uko mukoraniye hano, nimubijyeho impaka, mwese mwemeze icyo mugomba gukora!» Nuko Abayisraheli bose bahagurukira icyarimwe, bavuga bati «Nta n’umwe muri twe usubira mu ihema rye, kandi nta n’umwe usubira mu rugo rwe. None rero, dore icyo tugiye gukorera Gibeya: tuzazamuka tuyitere tumaze gukora ubufindo; maze dufate abantu icumi ku ijana mu miryango yose ya Israheli, abantu ijana ku gihumbi, n’abantu igihumbi ku bihumbi cumi, bo gutwara impamba y’imbaga igiye gutera Gibeya ya Benyamini, kubera ayo mahano bakoreye muri Israheli.» Nuko Abayisraheli bose bakoranira hamwe, bitegura gutera uwo mugi. Imiryango ya Israheli yohereza abantu ku muryango wose wa Benyamini kubabwira bati «Icyo gicumuro cyabonetse muri mwe ni bwoko ki? Noneho rero, nimutange abo bantu b’ibyihebe bari i Gibeya tubice, maze duhanagure ikibi muri Israheli.» Nyamara Ababenyamini bima amatwi abavandimwe babo b’Abayisraheli. Nuko Ababenyamini bava mu migi yabo, bakoranira i Gibeya kugira ngo bajye kurwana n’Abayisraheli. Uwo munsi, Ababenyamini bavuye mu migi yabo barabarurwa: bari abantu ibihumbi makumyabiri na bitandatu bazi kurwanisha inkota, utabariyemo abaturage b’i Gibeya bageraga ku bantu magana arindwi b’intwari. Muri iyo mbaga yose, harimo abantu magana arindwi b’intwari batwarira imoso. Buri muntu muri bo n’umuhumetso we, yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije. Abayisraheli na bo barabarurwa: bari abantu ibihumbi magana ane bazi kurwanisha inkota kandi bamenyereye intambara, utabariyemo Ababenyamini. Baragenda, bazamuka bajya i Beteli kugira ngo babaze Imana, bati «Ni nde muri twe uzazamuka mbere gutera Ababenyamini, kugira ngo abarwanye?». Nuko Uhoraho arabasubiza ati «Ni Yuda uzabanza gutera!» Abayisraheli babyuka mu gitondo cya kare maze baca ingando hafi ya Gibeya. Bukeye Abayisraheli barasohoka bajya ku rugamba kugira ngo barwanye Ababenyamini, ahateganye na Gibeya. Ababenyamini na bo basohoka i Gibeya, uwo munsi bica abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri mu Bayisraheli. Imbaga y’Abayisraheli irongera irisuganya, bajya ku rugamba aho bari baruremeye ku munsi wa mbere. Abayisraheli ni ko kuzamuka, baganyira Uhoraho kugeza nimugoroba, nuko babaza Uhoraho, bati «Twongere se turwane n’Ababenyamini, abavandimwe bacu?» Uhoraho arabasubiza ati «Nimuzamuke mubatere!» Ku munsi wa kabiri, Abayisraheli basatira Ababenyamini. Kuri uwo munsi wa kabiri, Ababenyamini basohoka i Gibeya basakirana na bo, maze bica na none abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Bayisraheli, bose barwanishaga inkota. Imbaga yose y’abana b’Abayisraheli barazamuka bajya i Beteli, bahageze bicara hasi baganyira Uhoraho, kandi uwo munsi basiba kurya kugeza nimugoroba, maze batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, imbere y’Uhoraho. Abayisraheli babaza Uhoraho — kandi koko muri iyo minsi, Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana bwari aho ngaho. Pinehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni, muri iyo minsi ni we wari ubushinzwe. Nuko Pinehasi arabaza, ati «Nongere ndwane na bene Benyamini umuvandimwe wanjye, cyangwa se mbyihorere?» Uhoraho arabasubiza ati «Muzamuke mubatere, kuko ejo nzababagabiza.» Abayisraheli bahisha abantu impande zose za Gibeya. Ku munsi wa gatatu, Abayisraheli barazamuka batera Ababenyamini, baremera urugamba ahateganye na Gibeya nk’uko basanzwe babigenza. Ababenyamini barasohoka bajya kurwana n’iyo mbaga, bitarura umugi wabo, nuko batangira kwica abantu nk’uko babigenje mu bihe bishize. Mu Bayisraheli hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu ku gasozi, biciwe ku muhanda ugana i Beteli no ku muhanda ugana i Gibeya. Nuko Ababenyamini barabwirana bati «Dore turabatsinze nk’uko byagenze ubushize!» Ariko Abayisraheli baribwiraga bati «Tugiye guhunga maze tubashuke bagere mu muhanda kure y’umugi.» Hanyuma Abayisraheli bava aho bari bari hose, baremera urugamba i Behali‐Tamari, naho abari mu bwihisho babuvamo, bashinga ibirindiro mu burengerazuba bwa Geba. Abantu ibihumbi cumi b’intwari batoranyijwe muri Israheli yose bagera ahateganye na Gibeya; urugamba rurakomera, ariko Ababenyamini ntibari bazi ibyago bigiye kubagwirira. Uhoraho atsinda Ababenyamini mu maso ya Israheli, uwo munsi Abayisraheli bica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ijana mu Babenyamini, kandi bose bazi kurwanisha inkota. Ubwo Ababenyamini babona ko batsinzwe. Abayisraheli barekeye urubuga Ababenyamini, kuko bizeraga abantu babo bari mu bwihisho mu mpande zose z’umugi wa Gibeya. Abo bari bihishe bihutira kujya mu mugi wa Gibeya, barimbura umugi kandi bamarira ku nkota abawutuye bose. Ariko Abayisraheli bakaba bari bumvikanye n’abantu babo bari mu bwihisho ko umwotsi nutumbagira hejuru y’umugi, ubabera ikimenyetso. Nuko bawubonye, ako kanya Abayisraheli bahita babahindukirana, barabarwanya. Ni bwo Ababenyamini batangiye kubicamo, hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu mu Bayisraheli. Ababenyamini baribwira bati «Dore turabatsinze koko, nko ku rugamba ruheruka!» Ariko cya kimenyetso cy’umwotsi cyari cyatangiye kuzamuka mu mugi, maze Ababenyamini ngo bahindukire babona umugi wose uragurumana, umwotsi utumbagira mu kirere. Abayisraheli rero bari babakurikiranye, maze Ababenyamini bagira ubwoba kuko babonaga ko ibyago bibagwiririye. Ababenyamini bahunga Abayisraheli berekeza mu butayu, ariko bari batangatanzwe n’abari babakurikiranye n’abari baturutse mu mugi, maze bicwa umugenda. Abayisraheli basatira Ababenyamini, barabakurikirana ubutaruhuka babaribata inzira yose kugera mu burasirazuba bwa Gibeya. Nuko hapfa abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Babenyamini, bose b’intwari. Abandi Babenyamini bahungiye mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni. Ibihumbi bitanu muri bo bagwa mu mayira, abasigaye barabakurikirana kugera i Gidewomu, maze babicamo n’abandi ibihumbi bibiri. Ababenyamini bapfuye uwo munsi bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu, kandi bose bazi kurwanisha inkota, bakaba n’intwari. Abandi magana atandatu barahindukira bahungira mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni, bibera aho ku rutare rw’i Rimoni mu gihe cy’amezi ane. Abayisraheli baragaruka birara mu Babenyamini bari basigaye, bakava mu mugi bajya mu wundi, babamarira ku nkota kimwe n’amatungo, barimbura n’ibindi byari bihari byose. Byongeye kandi, batwikaga n’imigi yose banyuragamo. Abayisraheli ubwo bari bakoraniye i Misipa bararahiye, bati «Nta n’umwe muri twe uzigera ashyingira umukobwa we ku Mubenyamini.» Imbaga yose iza i Beteli, maze bicara aho ngaho kugeza nimugoroba imbere y’Uhoraho. Nuko batera hejuru maze basesa amarira menshi. Baravuga bati «Uhoraho, Mana ya Israheli, mbese ubu ni iki cyatuma Israheli yabura umwe mu miryango yayo?» Bukeye, babyuka mu gitondo cya kare, bahubaka urutambiro, batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Abayisraheli baravuga bati «Mu miryango yose ya Israheli ni uwuhe utazamutse ngo ujye mu ikoraniro imbere y’Uhoraho?» Koko kandi, bari baragize indahiro ikomeye ku muntu wese utazazamuka ngo asange Uhoraho i Misipa, bagira bati «Azicwa nta kabuza!» Abayisraheli bagirira impuhwe abavandimwe babo b’Ababenyamini, baravuga bati «Uyu munsi, umwe mu miryango ya Israheli uyicitseho. Tuzakora iki ngo tubonere abagore ababo basigaye, kandi twararahiye Uhoraho ko tutazabashyingira abakobwa bacu?» Nuko baravuga bati «Hari umuntu mu miryango ya Israheli waba atarazamutse ngo asange Uhoraho i Misipa?» Basanga nta muntu n’umwe w’i Yabeshi ya Gilihadi wigeze aza aho bari bakoraniye mu ngando. Barangije kubarura imbaga yose, basanga nta muntu n’umwe mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi wari uhari. Ikoraniro ryohereza abantu ibihumbi cumi na bibiri batoranyijwe mu ngabo, barabategeka bati «Nimugende, abaturage bose b’i Yabeshi ya Gilihadi mubarimbuze inkota, mubicane n’abagore n’abana! Dore icyo mugomba gukora: muzice umugabo wese, cyangwa umugore wigeze kuryamana n’umugabo, ariko muzasigaze abakobwa b’amasugi.» Nuko babigenza batyo. Mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi haboneka abakobwa b’amasugi magana ane batigeze baryamana n’umugabo, maze babazana mu ngando i Silo mu gihugu cya Kanahani. Nuko ikoraniro ryose ryohereza intumwa ku Babenyamini bari ku rutare rw’i Rimoni, barabahumuriza. Ababenyamini baherako barahindukira, maze babashyingira abagore muri abo bari barokotse i Yabeshi ya Gilihadi, ariko ntihaboneka ababakwiriye bose. Imbaga yose igirira impuhwe Ababenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango ya Israheli. Nuko abakuru b’ikoraniro baravuga bati «Twakora iki kugira ngo n’abasigaye babone abagore, kubera ko abagore bo muri Benyamini barimbuwe? Mbese Benyamini izagira ite abasigaye, kugira ngo umuryango umwe utazasibangana muri Israheli? Natwe ubwacu kandi, ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu.» Kandi koko, Abayisraheli bari bararahiye, bagira bati «Avumwe, umuntu wese uzashyingira kwa Benyamini.» Ariko baza kwibuka bati «Turenda kujya mu munsi mukuru w’Uhoraho ubera buri mwaka i Silo, mu karere k’amajyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ugana i Sikemu, no mu majyepfo ya Lebona.» Hanyuma bategeka Ababenyamini, bati «Mugende mwihishe mu mizabibu! Mwitegereze kugeza ubwo abakobwa b’i Silo basohoka baje kubyina mu makoraniro y’abaririmbyi, musohoke mu mizabibu mubagwe gitumo, buri muntu afate umugore mu bakobwa b’i Silo, hanyuma mubajyane mu gihugu cya Benyamini. Ba se cyangwa abavandimwe babo nibaramuka baduteyeho amahane, tuzababwira tuti ’Nimubagirire ubuntu, kuko mu gihe twarwanyaga Yabeshi tutashoboye kubonera umugore buri muntu muri bo; byongeye kandi nta we uzabibarenganyiriza kuko atari mwebwe mwababashyingiye.’» Nuko Ababenyamini babigenza batyo. Muri abo bakobwa babyinaga bari bafashe, bahitamo abangana n’umubare wabo, kugira ngo bababere abagore. Nuko baragenda basubira mu gihugu cyabo, bongera kubaka imigi yabo maze barahatura. Icyo gihe Abayisraheli bose baratatana, buri muntu ajya mu muryango we, mu nzu ye, no mu munani we. Muri iyo minsi kandi, nta mwami wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye. Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu. Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura. Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo. Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. Nuko rero ava aho yari atuye, ajyana n’abakazana be bombi, bashyira nzira basubira mu gihugu cya Yuda. Bakigenda Nawomi abwira abakazana be, ati «Ngaho nimusubire iwanyu, buri wese asange nyina. Uhoraho arabagirire ubuntu nk’uko namwe mwabungiriye, mukabugirira n’abo twapfushije. Uhoraho azabahe kugira ituze mu rugo rwanyu hamwe n’uwo muzashakana.» Nuko abasezeraho. Bo baraturika bararira. Bati «Oya rwose, turagukurikira tujyane mu muryango wawe.» Ariko Nawomi arababwira ati «Nimusubire iwanyu, bana banjye, kuki mwakwirushya munkurikira? None se iyi nda yanjye yabasha kubabyarira abagabo? Ngaho nimwigendere musubire iwanyu, bana banjye. Dore nanjye ndashaje sinkiri uwo gushaka! Kandi rero, n’iyo navuga nti ’Iri joro ndarara mbonye umugabo’, nti ’Nzabyara abandi bahungu’, ese mwazategereza kugera igihe bazakurira? Murumva se ibyo ari byo byababuza kujya kwishakira abagabo? Oya, bana banjye. Agahinda mfite si ako kuvugwa, kararuta akanyu kure! Ukuboko k’Uhoraho kwarampagurukiye.» Abakazana barushaho kurira. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho. Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.» Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye; aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe! Nihagira ikindi kidutandukanya usibye urupfu, Uhoraho azampane, ndetse akube kangahe!» Nuko Nawomi abonye ko Ruta yiyemeje rwose ibyo kujyana na we, ntiyagira ikindi yongeraho. Nuko barajyana bagera i Betelehemu. Batungutse i Betelehemu, umugi wose urahurura uza kubareba. Abagore bati «Mbega uyu ni Nawomi?» Ariko we arababwira ati «Mwinyita Nawomi (Umutoni), ahubwo noneho mujye munyita Mara (Maganya), kuko Ushoborabyose yampaye agahinda k’akamenamutima. Navuye ino mfite byinshi, none Uhoraho angaruye nta na busa. Kuki mwakomeza kunyita Nawomi kandi Uhoraho yararivuguruje; Ushoborabyose akaba yarangize umunyabyago!» Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki. Ubwo rero Nawomi akaba yari afite mwene wabo w’umugabo we, wari umukungu ukomeye wo mu muryango wa Elimeleki, akitwa Bowozi. Ruta w’Umumowabukazi abwira Nawomi, ati «Ndagira ngo njye mu mirima guhumba ingano inyuma y’umusaruzi uri bunkundire akanyemerera.» Aramusubiza ati «Ngaho genda, mwana wanjye.» Nuko aragenda ajya guhumba mu murima inyuma y’abasaruzi. Iby’ amahirwe, ajya guhumba mu murima wa Bowozi mwene wabo wa Elimeleki. Hashize umwanya Bowozi aba arahageze avuye i Betelehemu. Aramutsa abasaruzi be, ati «Nimugire Uhoraho!» Bati «Uhoraho aguhunde imigisha!» Bowozi abaza umutware w’abasaruzi, ati «Ese uriya mugore ni uwa nde?» Umutware w’abasaruzi aramusubiza ati «Uriya mugore ni Umumowabukazi, ni wawundi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu. Yanyinginze ati ’Nagira ngo nihumbire ingano, ngende ntoragura izatakaye hagati y’imiba, aho abasaruzi bavuye.’ Yaje aguma hano kuva mu gitondo; kandi kugeza n’ubu ntiyigeze aruhuka!» Nuko Bowozi abwira Ruta, ati «Urumva, mwana wa? Ntugire ahandi ujya guhumba. Rwose ntuve hano. Ukomeze ukurikire abakozi banjye; umurima basarura ntuwukureho amaso, ubagende inyuma. Nihanangirije bariya basore ngo ntihagire ugushotora, si byo se? Kandi nugira inyota ugende, hariya hari ibibindi abakozi banjye bavomeyemo, maze winywere.» Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka, aramubwira ati «Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi?» Bowozi aramusubiza ati «Bambwiye ibyawe, bantekerereza ukuntu wafashe neza nyokobukwe nyuma y’aho umugabo wawe apfiriye; bambwira n’ukuntu wasize so na nyoko, ugasiga n’igihugu cyakubyaye, ukemera kujya mu gihugu utari uzi na gato. Rwose Uhoraho azaguhe ingororano y’ibyo wakoze byose. Uhoraho Imana ya Israheli azakwihere igihembo cyuzuye, kuko ari we wahungiyeho ngo aguhishe mu mababa ye.» Nuko Ruta aramubwira ati «Rero uranyiteho, mubyeyi, ubwo wampumurije, ukambwira amagambo meza angera ku mutima, jyewe umuja wawe; ndetse sinkwiye no kuba umuja wawe!» Igihe cyo gufungura kigeze, Bowozi aramubwira ati «Ngwino urye umugati, maze tuguhe n’uburisho.» Nuko yicara iruhande rw’abasaruzi. Bowozi amuha umugati ukaranze, ararya arahaga, ndetse aranasigaza. Igihe ahagurutse asubiye guhumba, Bowozi ategeka abakozi be, ababwira ati «Mumureke ahumbe no ku miba mwarunze, ntimumukoze isoni. Ndetse mujye mukora no ku miba mute amahundo hasi, maze abone icyo ahumba. Kandi ntihagire umubwira nabi.» Ruta arakomeza ahumba muri uwo murima, kugeza ku mugoroba; amaze guhura ibyo yahumbye, yuzuza umufuka w’ingano. Arikorera arataha, asubira mu mugi. Yereka nyirabukwe ibyo yahumbye byose. Ndetse ahambura ibyasigaye ku ifunguro yahawe, abiha nyirabukwe. Nyirabukwe aramubaza ati «Wahumbye mu murima wa nde, mwana wa? Wiriwe mu kwa nde? Imana ihe umugisha uwo mugiraneza!» Ruta abwira nyirabukwe nyir’umurima yiriwe ahumbamo, ati «Niriwe mu murima w’umugabo witwa Bowozi.» Nawomi abwira umukazana we, ati «Arakagira umugisha w’Uhoraho, we utibagirwa kugirira neza abazima n’abapfuye.» Nuko Nawomi aramubwira ati «Erega urya ni mwene wacu, ni umwe mu bagomba kugaruza ibyacu.» Ruta Umumowabukazi ati «Ahubwo yanambwiye ngo nzakomeze mpumbe inyuma y’abakozi be, kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima ye yose.» Nawomi abwira umukazana we, ati «Nuko, mwana wanjye, jya ukomeza ujye inyuma y’abakozi be, hato utazajya no mu k’undi hakagira uhagucunaguriza.» Bityo Ruta akomeza guhumba mu kwa Bowozi, akurikiye abakozi, kugeza igihe isarura ry’ingano za bushoki rirangiye, n’isarura ry’ingano zisanzwe. Akomeza kubana na nyirabukwe. Nawomi abwira umukazana we, ati «Ni ko mwana wa, ese si jye ugomba kukurebera uburyo wabaho ngo ugubwe neza? None se uriya Bowozi, shebuja wa ba bakozi mwiriranywe, si mwene wacu? Dore kandi iri joro arajya kugosoza ingano ze ku mbuga aho bazihuriye. Umva rero, nkubwire: wiyuhagire, wisige amavuta ahumura, wambare neza, maze umanuke ujye aho bagosorera. Ariko umenye ntumwiyereke atararangiza kurya no kunywa. Najya kuryama, umenye aho aryamye, ugende worosore ku birenge bye maze uryame. Na we arakwereka uko ugomba kubigenza.» Ruta aramusubiza ati «Ibyo umbwiye byose ndabikora.» Nuko aramanuka ajya aho bagosorera, abigenza uko nyirabukwe yamubwiye. Bowozi ararya, aranywa, amererwa neza, maze ajya kuryama hafi y’ikirundo cy’ingano. Ruta aromboka, amworosora ibirenge, araryama. Nuko mu gicuku, Bowozi arashiguka, arebye imbere ye, abona umugore uryamye ku birenge bye. Ati «Yewe, uri nde?» Undi ati «Erega ndi Ruta, umuja wawe.» Yungamo ati «Ese wancyuye ko ari wowe ugomba kugaruza ibyo mu muryango?» Bowozi ati «Urakagira umugisha w’Uhoraho, mwana wanjye. Ubu rwose unyeretse ubupfura bwawe, kurusha uko wabwerekanye mbere hose. Ngushimye rwose ko utirutse ku basore, baba abakire cyangwa abakene. None rero, mwana wanjye, ushyire umutima hamwe: icyo uzansaba cyose nzakigukorera. Abantu b’ino bose bazi ko uri umugore w’intwari. Cyakora n’ubwo ndi mu bagomba kugaruza iby’umuryango, hari undi wa bugufi ubifitiye uburenganzira kundusha. Iryamire; ejo nagutwara, ni byiza, azagutware. Ariko navuga ko adashaka kugucyura, jyewe nzagucyura. Ndahije Uhoraho Imana nzima! Ngaho iryamire, uzagenda hakeye.» Nuko umugore arara aho ku birenge bye, burinda bucya. Ariko abyuka mu ruturuturu, igihe umuntu aba ataramenya undi. Bowozi yaribwiraga ati «Hatagira umenya ko uyu mugore yaraye aha bagosorera.» Aramubwira ati «Zana uwo mwitero wawe, uwurambure neza.» Undi arawutega. Amusukiramo incuro makumyabiri z’ingano za bushoki, aramukorera. Nuko Ruta arataha, asubira mu mugi. Agitunguka, nyirabukwe ati «Byagenze bite, mwana wa?» Amutekerereza ibyo uwo mugabo yamugiriye byose. Ati «Yampaye n’uyu mutwaro w’ingano, arambwira ngo ’Ntiwasubira kwa nyokobukwe nta cyo ujyanye’!» Nawomi aramubwira ati «Igumire aha, mwana wanjye, kugeza igihe umenyeye amaherezo yabyo. Uriya mugabo ntaruhuka atabitunganyije byose, uyu munsi ndetse!» Bowozi ajya mu marembo y’umugi, aho inama yajyaga iteranira, maze arahicara. Wa mugabo wagombaga kugaruza iby’umuryango, umwe Bowozi yavugaga, aba arahanyuze. Bowozi aramuhamagara ati «Yewe mugenzi! Enda hano; ba wicaye aha.» Undi araza aricara. Nuko Bowozi atora abagabo cumi mu bakuru b’umugi. Arababwira ati «Nimube mwicaye aha.» Baricara. Maze Bowozi abwira nyir’ukugaruza iby’umuryango, ati «Ya sambu ya mwene wacu Elimeleki, dore Nawomi wagarutse aturutse mu gihugu cya Mowabu, arashaka kuyigurisha. Nasanze rero ngomba kubikumenyesha, nkakubwira nti ’Yigure aba bagabo n’abakuru b’umuryango bose bareba.’ None, niba ushaka kuyigaruza, ngaho yigaruze. Kandi niba utabishaka, ubimbwire mbimenye; kuko nta wundi ufite uburenganzira bwo kuyigaruza, nanjye nza nyuma yawe.» Uwo mugabo ati «Ndashaka kuyigaruza.» Bowozi ati «Umenye rero ko umunsi wagaruje iyi sambu, Nawomi akayiguha, uzahita unacyura Ruta, wa Mumowabukazi, umugore wa nyakwigendera, kugira ngo ubyarire uwo nyakwigendera uzamusigarira ku itongo.» Nuko wawundi wagombaga kugaruza iby’umuryango ati «Ubwo ari uko bimeze, sinshobora kuyigura, kuko byamviramo gutakaza umugabane wanjye. Ngaho yigurire, nguhaye uburenganzira nari nyifiteho.» Kera rero uko byagendaga muri Israheli: iyo abagabo babiri babaga bamaze kumvikana, haba mu byo kugaruza iby’umuryango cyangwa mu byo kugura no kugurisha, umwe yakuragamo urukweto rwe akaruhereza undi. Ni uko muri Israheli bemeranyaga ikintu imbere y’abagabo. Ubwo rero wawundi wagombaga kugaruza iby’umuryango abwira Bowozi, ati «Ngaho igurire!» Nuko akuramo urukweto. Bowozi abwira abakuru b’imiryango n’imbaga yose yari aho, ati «Muzambere abagabo ko uyu munsi nguze na Nawomi ibyari ibya Elimeleki byose, kimwe n’ibya Kiliyoni, n’ibya Mahiloni. Ubu kandi mpise ncyura na Ruta w’Umumowabukazi muka Mahiloni, kugira ngo mbyarire nyakwigendera umwana uzamusigarira ku itongo, no kugira ngo kandi izina rye ritazibagirana mu bavandimwe be no mu marembo y’umugi. Uyu munsi muri abagabo bo kubihamya.» Nuko rubanda rwose rwari aho mu nama, kimwe n’abakuru b’umuryango, baravuga bati «Turi abagabo! Uwo mugore ucyuye iwawe, Uhoraho azamugire nka Rasheli na Leya, bo inzu ya Israheli ishingiyeho. Ugende utunge, utunganirwe muri Efurata, maze izina ryawe ryamamare i Betelehemu. Abana Imana izaguha kubyarana n’uwo mugore bazatume urugo rwawe rukomera nk’urwa Pereshi mwene Yuda na Tamara.» Bowozi acyura Ruta maze amugira umugore we. Uhoraho amuha gusama abyara umuhungu. Abagore babwira Nawomi, bati «Uhoraho nashimwe, We utagutereranye ngo ubure uzakurengera, ahubwo akaguha umwuzukuru uzaba ikirangirire muri Israheli. Azatuma usubirana amagara wahoranye, maze akubere akabando ko mu zabukuru. Uyu mukazana wawe ugukunda ni we umukubyariye: ubu se ntakurutiye abahungu barindwi?» Nawomi aterura umwana, amwiyegamiza ku gituza; kuva ubwo aba ari we umwirerera. Abagore b’abaturanyi baza kumwita izina, bavuga bati «Nawomi yabonye umuhungu!» Nuko bamwita Obedi. Ni we wabyaye Yese, se wa Dawudi. Dore abakomoka kuri Pereshi, n’uburyo bakurikirana. Pereshi yabyaye Hesironi; Hesironi abyara Ramu; Ramu abyara Aminadabu; Aminadabu abyara Nahasoni; Nahasoni abyara Salimu; Salimu abyara Bowozi; Bowozi abyara Obedi; Obedi abyara Yese; maze Yese abyara Dawudi. I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata. Yari afite abagore babiri: umwe akitwa Ana, undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, naho Ana nta bo agira. Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho. Nuko umunsi Elikana yakundaga guturaho igitambo uragera. Yari afite akamenyero ko guha umugore we Penina n’abahungu be n’abakobwa be bose imigabane ivuye kuri icyo gitambo. Ariko Ana akamuha umugabane w’akarusho kuko ari we yakundaga, n’ubwo Uhoraho yari yaramugize ingumba. Ikindi kandi, mukeba we ntiyasibaga kumukwena amwandagaza, kubera ko Uhoraho yamugize ingumba. Ni ko byagendaga buri mwaka: igihe cyose bazamukaga bagana Ingoro y’Uhoraho, Penina yaramukwenaga. Nuko rimwe, Ana ararira yanga no kurya. Umugabo we Elikana aramubaza ati «Ana we, urarizwa n’iki? Urabuzwa n’iki kurya? Ese sinkurutira abahungu cumi?» Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. Ana ashenguwe n’ishavu, asengana Uhoraho amarira menshi. Nuko agira iri sezerano, ati «Uhoraho, Mushoborabyose, ukunze ukita ku kababaro k’umuja wawe, ukanyibuka, ntutererane umuja wawe, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose, n’urwogosho ntiruzakagere ku mutwe.» Amara umwanya muremure imbere y’Uhoraho asenga. Ubwo Heli yitegerezaga umunwa we. Ana yavugiraga mu mutima we: iminwa ye yonyine ni yo yanyeganyegaga; ijwi rye ntiryumvikanaga. Heli agira ngo uwo mugore yasinze, maze aramubwira ati «Urasinda na ryari? Jya kuryamisha divayi yawe!» Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho. Wikwibwira ko umuja wawe ari umupfu; ahubwo ni ishavu n’agahinda byandenze bituma nivugisha kugeza magingo aya.» Heli aramusubiza ati «Genda amahoro kandi Imana ya Israheli iguhe icyo wayisabye!» Ana aramusubiza ati «Umuja wawe arakuronkereho umugisha!» Umugore aragenda, ararya, maze mu maso ye harakenkemuka. Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana. Nuko rero igihe kigeze, Ana wari utwite abyara umuhungu. Amwita Samweli, agira ati «Kuko namusabye Uhoraho.» Muri uwo mwaka, umugabo we Elikana azamukana n’umuryango we wose gutura Uhoraho igitambo nk’uko bisanzwe, no kurangiza isezerano rye. Ariko Ana ntiyazamukana na bo, ahubwo abwira umugabo we, ati «Ntegereje ko umwana acuka: ni bwo nzamujyana, tumwegurire Uhoraho, maze abe ariho azaguma.» Umugabo we Elikana aramubwira ati «Kora ikigutunganiye. Sigara aha kugeza ubwo uzamucutsa. Gusa, Uhoraho yubahirize ijambo rye.» Umugore rero arasigara, yonsa umuhungu we kugeza ubwo amucukije. Amaze kumucutsa, aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano, n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. Ana ati «Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga Uhoraho. Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho. Ana arasenga, ati «Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye. Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze. Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho, nta wundi wundi uretse wowe, nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu. Ntimukongere kuvuga amagambo menshi y’ubwirasi, ubutukanyi ntibugasohoke mu munwa wanyu, kuko Uhoraho ari Imana izi byose, kandi agacira imanza ibikorwa by’abantu. Umuheto w’intwari uravunitse, naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga. Abari bijuse baraca incuro, naho abari bashonje baradamaraye. Umugore w’ingumba yabyaye karindwi, naho uwari yishimye abana aragumbaha. Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo. Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza, acisha bugufi, akanakuza. Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho. Azarinda umuyoboke we, ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima, kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze. Uhoraho, abanzi be bazarimburwa, aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba. Uhoraho azacira isi yose urubanza, azahe ububasha umwami yiyimikiye, kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.» Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli. Abahungu ba Heli bari abantu b’abahemu, batitaga ku Uhoraho. Dore uko abo baherezabitambo bagenzerezaga abaturage: iyo umuntu yaturaga igitambo, babaga bagiteka inyama, umugaragu w’umuherezabitambo akahashinga, afite ikanya y’amenyo atatu, akayijomba mu isafuriya, mu ngunguru, mu nkono cyangwa mu cyungo. Ibyo iyo kanya yaruye byose bigaharirwa umuherezabitambo. Nguko uko bagenzerezaga Abayisraheli bose baje aho ngaho i Silo. Ikindi kandi, mbere y’uko bashongesha urugimbu, umugaragu w’umuherezabitambo yajyaga kubwira uwaturaga igitambo, ati «Ha umuherezabitambo inyama zo kotsa. Nta bwo yemera ko umuha inyama zitetse, ashaka gusa inyama mbisi.» Iyo uwaturaga igitambo yamubwiraga ati «Reka babanze bashongeshe urugimbu, nyuma utware ibyo ushaka», umugaragu yaramubwiraga ati «Oya, zimpe aka kanya, naho ubundi ndazitwara ku gahato.» Mu maso y’Uhoraho igicumuro cy’abo basore cyari gikabije, kuko bubahukaga igitambo cy’Uhoraho. Samweli yakoreraga Uhoraho. Yari umwana wambaye agakanzu kaboshye muri hariri. Nyina yamuboheraga agashura akakamushyira buri mwaka, uko azamukanye n’umugabo we gutura igitambo cya buri mwaka. Heli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, agira ati «Uhoraho araguhe urubyaro kuri uyu mugore, rugushumbushe uweguriwe Uhoraho!» Hanyuma bagasubira iwabo. Nuko Uhoraho agoboka Ana, arasama abyara abahungu batatu n’abakobwa babiri. Naho umwana Samweli akomeza kugimbuka mu maso y’Uhoraho. Heli yari amaze gusaza, akumva bavuga imyifatire y’abahungu be imbere y’Abayisraheli bose, ndetse n’ukuntu baryamanaga n’abagore babaga ku rwinjiriro rw’Ihema ry’ibonaniro. Arababwira ati «Kuki mugenza mutyo? Ibibi numva babavugaho, biravugwa na bose. Nimusigeho, bana banjye, kuko amagambo umuryango w’Uhoraho ubavugaho atari meza! Nihagira umuntu uhemukira undi, Imana izabakiranure. Ariko se umuntu nahemukira Uhoraho, ni nde uzaca urubanza?» Ntibita ku byo se ababwiye, kuko Uhoraho yashakaga kubicisha. Naho umwana Samweli yakuraga mu gihagararo no mu bwiza, imbere y’Uhoraho no mu maso y’abantu. Haza umuntu w’Imana kureba Heli, aramubwira ati «Dore uko Uhoraho avuze: Cyo ye! Nigaragarije umuryango wa so igihe wari mu Misiri utegekwa n’umuryango wa Farawo. So namutoranyije mu miryango yose ya Israheli mugira umuherezabitambo wanjye, ngo ajye yegera urutambiro rwanjye, ahatwikire umubavu, anambare umusanganyagihimba mu maso yanjye. Ibyo Abayisraheli batura byose, nabyeguriye umuryango wa so. Ku mpamvu ki munyukanyuka igitambo cyanjye n’ituro ryanjye nategetse mu Ngoro yanjye? Kuki se wubaha abahungu bawe kunduta, maze mukikubira irishamaje mu maturo yose ya Israheli umuryango wanjye? Ni yo mpamvu — Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuga — n’ubwo nari nagize nti ’Umuryango wawe n’umuryango wa so izahorane nanjye iteka’, none ubu — Uwo ni Uhoraho ubivuga — ishyano riraguye! Kuko nubaha abanyubaha, naho abansuzugura bagasuzugurwa. Dore igihe kiraje nkaguca intege, wowe n’umuryango wa so: nta mukambwe uzongera kurangwa mu muryango wawe. Mu Ngoro uzahasimburwa n’utari uwawe, uzamubona ubone n’ibyiza byose azakorera Israheli; naho mu muryango wawe, nta mukambwe uzaharangwa ukundi. Nyamara ariko, nzagumisha umwe mu bawe ku rutambiro rwanjye, kugira ngo ajye ashengurwa n’ishyari n’ubwihebe, naho abandi bose bazakenyuka. Uzabibonera gihamya kuko abahungu bawe babiri, Hofini na Pinehasi, bombi bazapfira umunsi umwe. Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta. Naho uwo mu muryango wawe uzarokoka, azamwunamira kugira ngo abone ka feza n’akagati, maze azamubwire ati ’Mbabarira, umpe akarimo k’ubuherezabitambo, kugira ngo mbone agace k’umugati ko kurya.’» Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi. Uwo munsi Heli yari aryamye mu mwanya we usanzwe. Amaso ye yari atangiye guhunyeza; ntiyari agishoboye kubona neza. Itara ry’Imana ryari ritarazima, Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!» Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe. Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.» Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana. Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, nta cyo nsize inyuma. Ndamumenyesha ko ndangiza urubanza rwaciriwe umuryango we iteka ryose, kubera icyaha cye: yari azi ko abahungu be batuka Imana, nyamara ntiyabacyaha. Ni yo mpamvu ndahiriye inzu ya Heli: nta kizasibanganya igicumuro cy’inzu ya Heli, cyaba igitambo cyangwa ituro.» Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye. Heli ahamagara Samweli, aramubwira ati «Samweli, mwana wanjye.» Undi ati «Karame!» Ati «Yakubwiye jambo ki? Ndagusabye wimpisha. Imana izaguhana numpisha ijambo na rimwe mu byo yakubwiye.» Nuko Samweli amutekerereza byose, nta cyo amuhishe. Heli ati «Ni Uhoraho. Arakore uko abishaka.» Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa. Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho. Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha. Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose. Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki. Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli. Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi. Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bugeze mu ngando, Abayisraheli bose baterera hejuru icyarimwe, mu ijwi riranguruye, maze isi iradagadwa. Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando. Abafilisiti batahwa n’ubwoba, kuko bavugaga bati «Imana yageze mu ngando yabo!» Nuko baravuga bati «Turagowe! Ibi nta bwo byari biherutse kubaho. Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu. Bafilisiti mwe, nimukomere mube abagabo! Hato mutaba abaretwa b’Abayisraheli, nk’uko na bo bigeze kuba abacakara banyu. Nimube abagabo kandi murwane!» Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu. Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa. Umugabo wo mu Babenyamini ahubuka ku rugamba yiruka, ataha i Silo uwo munsi. Imyambaro ye yari yamushiriyeho kandi umutwe we wuzuye umukungugu. Ubwo Heli akaba yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira ahanzeyo amaso, kuko yari yakuwe umutima n’Ubushyinguro bw’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mugi avuga uko byagenze, maze umugi wose ucura imiborogo. Heli ngo yumve iyo miborogo, aribwira ati «Uru rusaku ruri muri rubanda ni urw’iki?» Ni bwo wa muntu aje yihuta, amumenyesha ibyari byabaye byose. Heli yari agejeje ku myaka mirongo cyenda n’umunani, amaso ye wabonaga atumbiriye, nyamara atakibasha kugira icyo abona. Nuko wa muntu abwira Heli, ati «Mvuye ku rugamba, naruhunze uyu munsi nyine.» Heli aramubaza ati «Byagenze bite se, mwana wanjye?» Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.» Amaze kumva iby’Ubushyinguro bw’Imana, Heli ahanuka ku ntebe ye, abirinduka iruhande rw’umuryango, akuba ijosi maze arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi aremereye. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka mirongo ine. Umukazana we, muka Pinehasi, yari atwite inda nkuru kandi yegereje igihe cyo kubyara. Ngo yumve inkuru y’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’uko sebukwe n’umugabo we bapfuye, aherako arapfukama arabyara, kuko ibise byari bimutunguye. Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamuri iruhande baramubwira bati «Komera, witinya: ubyaye umuhungu.» Ntiyagira icyo abasubiza, ndetse ntiyanabitaho. Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we. Yaravuze ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli», kuko Ubushyinguro bw’Imana bwari bumaze kunyagwa. Abafilisiti rero bamaze kunyaga Ubushyinguro bw’Imana, babuvanye i Ebenezeri, babujyana i Ashidodi. Abafilisiti bafata Ubushyinguro bw’Imana, babujyana mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni, maze babushyira iruhande rwacyo. Abashidodi ngo babyuke mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yikubise hasi, imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Begura Dagoni, bayisubiza mu mwanya wayo. Bukeye bw’uwo munsi mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yongeye kwitura hasi, imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Umutwe n’ibiganza byombi byayimanyutseho byaguye ku gitabo cy’inzu yayo; hari hasigaye igihimba cyayo gusa. Ni yo mpamvu na n’ubu aho i Ashidodi, abaherezabitambo ba Dagoni, kimwe n’abinjira mu nzu ya Dagoni bose, badakoza ikirenge ku gitabo cy’inzu yayo. Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose. Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!» Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli. Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba. Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.» Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije. Abatari bapfuye bafashwe n’ibibyimba, maze umuborogo w’abatuye umugi urazamuka ugera mu ijuru. Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisiti. Bukeye, Abafilisiti bahamagara abaherezabitambo n’abapfumu, barababaza bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Uhoraho? Mutwereke uko twabigenza, kugira ngo tubusubize iyo bwari buri.» Barabasubiza bati «Niba musubijeyo Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli; ntimubwohereze bwonyine, ahubwo mugerekeho n’amaturo y’impongano. Muzaboneraho kurokoka kandi munamenye impamvu ikiganza cy’Imana gikomeza kubamerera nabi.» Baravuga bati «Ni mpongano ki tugomba kuyitura?» Barabasubiza bati «Muture ibibyimba bitanu bishushanyije muri zahabu n’imbeba eshanu zikozwe muri zahabu, mukurikije uko umubare w’abatware b’Abafilisiti ungana, kuko ari icyago musangiye mwese n’abatware banyu. Muzakore rero ibishushanyo by’ibibyimba byanyu, n’iby’imbeba zayogoje igihugu cyanyu, kandi mukuze Imana ya Israheli. Bishobotse, yazunamura ikiganza cyayo kuri mwe, ku mana zanyu no ku gihugu cyanyu. Bimaze iki kunangira umutima wanyu nk’Abanyamisiri na Farawo? Imana imaze kubabuza uburyo se, ntibabarekuye bakagenda? Nimukore rero igare rishya, mufate inka ebyiri zonsa kandi zitigeze zikorera umutwaro. Muzikureho izazo muzisubize mu kiraro, maze muzihambireho iryo gare. Muzafate kandi Ubushyinguro bw’Uhoraho mubushyire kuri iryo gare, naho bya bintu bya zahabu mwoherejeho amaturo y’impongano, mubishyire mu gasanduku mugatereke iruhande rw’Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze mubureke bugende. Nuko muzitegereze: nibuzamuka bwerekeje i Betishemeshi, bugana mu gihugu cye, tuzamenyeraho ko ari Uhoraho ubwe waduteye icyago kingana gitya. Nibitaba bityo, tuzamenyeraho ko atari ikiganza cye cyaduteye, ahubwo ko ari impanuka yatugwiririye.» Nuko babigenza batyo: bafata inka ebyiri zonsa, bazihambiraho igare kandi basubiza inyana zazo mu kiraro. Bashyira Ubushyinguro bw’Uhoraho kuri rya gare, hamwe n’agasanduku karimo za mbeba zikozwe muri zahabu n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo. Nuko izo nka ziboneza inzira yose igana i Betishemeshi, zigenda zabira nta gukebuka iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisiti barazishorera kugera ku rugabano rwa Betishemeshi. Abantu b’i Betishemeshi bagesaga ingano mu kibaya. Ngo bubure amaso, babona Ubushyinguro bw’Imana bubagana, maze birabashimisha cyane. Nuko igare rigeze mu murima wa Yozuwe i Betishemeshi rirahagarara. Aho hantu hari ibuye rinini cyane. Baherako basatura imbaho zikoze rya gare, maze za nka bazitura Uhoraho ho igitambo. Abalevi bari bamanuye Ubushyinguro bw’Uhoraho, hamwe n’agasanduku karimo bya bintu bya zahabu kari kumwe na bwo, babishyira hejuru ya rya buye rinini. Nuko uwo munsi, abantu b’i Betishemeshi bahaturira Uhoraho ibitambo by’amoko yose. Maze ba batware batanu b’Abafilisiti bamaze kubibona, bagaruka i Ekironi uwo munsi. Ngibyo ibibyimba bya zahabu Abafilisiti bahaye Uhoraho ho amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cya Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cya Gati, n’ikindi cya Ekironi. Kandi bamuhaye n’imbeba zikozwe muri zahabu, zingana n’umubare w’imigi abo batware batanu b’Abafilisiti bategekaga, kuva ku mugi uzitiwe kugeza ku rusisiro rutazitiwe. Gihamya y’ibyo iracyariho na n’ubu: ni rya buye rinini, aho bashyize Ubushyinguro bw’Uhoraho, ricyiri muri uwo murima wa Yozuwe i Betishemeshi. Nyamara, mu bantu b’i Betishemeshi, bene Yekonyahu ntibari bishimye igihe Ubushyinguro bw’Uhoraho buje, maze Uhoraho abicamo abantu mirongo irindwi. Nuko rubanda rwose birabashavuza, kuko Uhoraho yabahannye bikomeye. Abantu b’i Betishemeshi baravuga bati «Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uhoraho, Imana Nyir’ubutagatifu?» Barongera bati «Mbese ubundi yadusiga akajya he?» Nuko bohereza intumwa i Kiriyati‐Yeyarimu kuvuga, bati «Abafilisiti bagaruye Ubushyinguro bw’Uhoraho. Nimumanuke mubujyane iwanyu.» Ab’i Kiriyati‐Yeyarimu rero baraza, bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho; babushyira mu nzu ya Abinadabu ku musozi, maze basiga amavuta Eleyazari umuhungu we, kugira ngo abe umurinzi w’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Guhera ku munsi Ubushyinguro bw’Imana bwagereyeho i Kiriyati‐Yeyarimu, hari hashize igihe kirekire, nk’imyaka makumyabiri; nuko inzu yose ya Israheli ishaka kwigorora n’Uhoraho. Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.» Nuko Abayisraheli bigizayo za Behali na za Ashitaroti, bakorera Uhoraho wenyine. Samweli arababwira ati «Mukoranyirize Abayisraheli bose i Misipa: nanjye uwo munsi nzabatakambira kuri Uhoraho.» Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Uwo munsi basiba kurya maze baravuga bati «Twacumuye kuri Uhoraho.» Nuko Samweli acira Abayisraheli imanza aho ngaho i Misipa. Abafilisiti ngo bumve ko Abayisraheli bateraniye i Misipa, abatware babo barazamuka ngo babatere. Abayisraheli babyumvise batinya Abafilisiti. Babwira Samweli, bati «Wiceceka, ntudutererane! Takambira Uhoraho Imana yacu, kugira ngo adukize ikiganza cy’Abafilisiti!» Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva. Uko Samweli yaturaga igitambo, Abafilisiti begeraga Abayisraheli kugira ngo babarwanye. Uwo munsi ariko, Uhoraho akangaranya bikomeye Abafilisiti, arabatatanya maze Abayisraheli barabatsinda. Abayisraheli baherako bava i Misipa, bakurikira Abafilisiti babica inzira yose, kugera bugufi y’i Betikari. Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.» Nuko Abafilisiti batsindwa batyo, ntibongera kuvogera igihugu cya Israheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, ikiganza cy’Uhoraho cyakomeje kwibasira Abafilisiti. Imigi yose yari yanyazwe n’Abafilisiti, kuva i Ekironi kugera i Gati, igarurirwa Abayisraheli, kandi Israheli inyaga Abafilisiti igihugu cyabo cyose. Kuva ubwo Abayisraheli babana neza n’Abahemori. Nuko Samweli aba umucamanza wa Israheli, iminsi yose y’ubugingo bwe. Uko umwaka utashye yajyaga i Beteli, i Giligali n’i Misipa, aho hose ari ko acira Abayisraheli imanza. Hanyuma akajya asubira iwe i Rama, kuko ari ho yari atuye; akomeza gucira Abayisraheli imanza kandi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho. Samweli ageze mu zabukuru, yegurira abahungu be ubucamanza kuri Israheli. Umuhungu we w’imfura yitwaga Yoweli, naho uw’ubuheta akitwa Abiya, nuko bagacira imanza i Berisheba. Ariko abahungu be ntibakurikize amatwara ye, ahubwo bashukwa n’inyungu, bakakira ruswa mu manza kandi bakarenga ku mategeko. Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.» Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho. Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo. Barakugenzereza nk’uko bangenjeje kuva umunsi mbakuye mu Misiri kugeza uyu munsi, ubwo banyimuraga bakayoboka izindi mana. None rero, umva icyo bakubwira; ariko kandi unabasobanurire neza uburyo uwo mwami bashaka azabategeka.» Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze. Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye. Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye. Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati. Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be. Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be. Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye. Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be. Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.» Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami, kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.» Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho. Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.» Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi. Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu. Bukeye, indogobe za Kishi, se wa Sawuli, ziza kuzimira, maze Kishi abwira umuhungu we Sawuli, ati «Ufate umwe mu bagaragu bacu, maze mujyane gushaka indogobe zazimiye.» Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona. Ngo bagere mu gihugu cya Sufu, Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngwino dutahe, hato data adatangira kuduhangayikira kurusha indogobe ze.» Umugaragu aramusubiza ati «Muri uriya mugi hari umuntu w’Imana kandi arubashywe, n’ibyo avuze byose birigaragaza. None rero, reka tujyeyo, ahari yagira icyo atubwira kuri ururugendo rwacu.» Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngaho tujyeyo, ariko se uwo muntu turamutura iki? Dore nta migati isigaye mu mifuka yacu, kandi nta n’ikindi dufite twatura uwo muntu w’Imana. Turamuha iki rero?» Umugaragu yongera kumusubiza, ati «Mfite hano feza nkeya, ingana n’igice cya kane cya sikeli, ndayitura umuntu w’Imana, maze atubwire ibyerekeye urugendo rwacu.» — Kera mu muco w’Abayisraheli, iyo umuntu yagiraga icyo ajya kubaza Imana, yaravugaga ati «Ngwino dusange umushishozi», kuko uwo ubu bita «umuhanuzi», icyo gihe yitwaga «umushishozi.» — Nuko Sawuli abwira umugaragu we, ati «Uvuze neza! Ngwino tujyeyo.» Baherako bajya mu mugi uwo muntu w’Imana atuyemo. Igihe bakizamuka bagana mu mugi, bahura n’abakobwa bagiye kuvoma, maze barababaza bati «Umushishozi arahari?» Abo bakobwa barabasubiza bati «Arahari, ndetse ari aho imbere yanyu. Nimwihute kuko uyu munsi ari bwo akigera mu mugi, none abantu bakaba bagiye kujyana na we mu isengero ry’ahirengeye gutura ibitambo ku mugaragaro. Mukigera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahirengeye. Abantu ntibari burye atari yahagera, kuko ari we ugomba guha umugisha igitambo, hanyuma abatumiwe bakabona kurya. Ngaho rero nimugende, muramubona ako kanya.» Baherako bajya mu mugi. Bakinjira bahura na Samweli asohotse ngo ajye gusengera ahirengeye. Kandi mbere y’uko Sawuli ahagera, Uhoraho yari yabihishuriye Samweli, agira ati «Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.» Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uhoraho aramubwira ati «Nguwo wa mugabo nakubwiye: uyu ni we uzategeka umuryango wanjye.» Sawuli asanga Samweli ku irembo ry’umugi, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo unyobore aho umushishozi atuye.» Samweli asubiza Sawuli, ati «Ni jye mushishozi! Ngwino rero tujyane ahirengeye gusenga, kuko uyu munsi uri busangire nanjye. Ejo mu gitondo uzaba uretse gutaha, kandi nzakubwira ibyo wifuza kumenya byose. Naho iby’indogobe zawe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntibiguhagarike umutima; zarabonetse. Ubundi se ibyiza byose byo muri Israheli bizigamiwe nde? Si wowe n’inzu ya so?» Maze Sawuli aramusubiza ati «Mbese sindi uwo mu muryango wa Benyamini, ari wo muto mu miryango yose muri Israheli, kandi inzu yanjye si yo isuzuguritse mu mazu yose ya Benyamini? Ni iki rero gitumye umbwira ibyo ngibyo?» Samweli aherako afata Sawuli n’umugaragu we, abajyana mu nzu, maze abaha imyanya y’icyubahiro mu batumirwa bageze kuri mirongo itatu. Samweli ni ko kubwira umunyagikoni, ati «Zana ifunguro naguhaye ngo uribike.» Umunyagikoni azana inyama y’itako n’ibyaryo byose, abihereza Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati «Ngurwo uruhisho rwawe, ngaho fungura! Ni wowe byahishiwe, kuko natumiye rubanda ari wowe nteganyiriza.» Bamaze gufungura baramanuka bava ahirengeye berekeza mu mugi, nuko bajya ahantu hitaruye hejuru y’inzu, baraganira. Hanyuma Sawuli ajya kuryama. Umuseke ukebye, Samweli ahamagara Sawuli wari ukiri ha hantu hitaruye hejuru y’inzu, aramubwira ati «Haguruka nguherekeze.» Nuko Sawuli arahaguruka, maze bombi bajyana hanze y’umugi. Bakimanuka ku rubibi rw’umugi, Samweli abwira Sawuli, ati «Bwira umugaragu wawe atambuke.» Nuko abajya imbere. Arongera ati «Naho wowe, ba uhagaze, nkubwire ijambo ry’Imana.» Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we? Uyu munsi nitumara gutandukana, urahura n’abagabo babiri hafi y’imva ya Rasheli, ku rubibi rw’igihugu cya Benyamini i Selisa. Bari bukubwire bati ’Indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse, kandi so ntagihagaritse umutima kubera indogobe, ahubwo awuhagaritse kubera wowe. Ariho aravuga ati ’Noneho iby’umwana wanjye byo ndabigira nte?’ Nutirimuka aho ngaho, uzagera ku giti cy’umushishi w’i Taboru. Uzahahurira n’abagabo batatu bazamuka bajya gusenga Imana i Beteli, umwe azaba ahetse abana b’ihene batatu, undi atwaye imigati itatu, naho uwa gatatu yikoreye uruhago rw’uruhu rurimo divayi. Bazakuramutsa kandi baguhe n’imigati ibiri: uzayakire. Hanyuma uzagera i Gibeya ku musozi w’Imana, aho abatware b’Abafilisiti batuye. Niwinjira aho mu mugi, uzahahurira n’itorero ry’abahanuzi bariho bahanura; baherekejwe n’inanga, ingoma, imyirongi n’imiduri, bava ahirengeye gusenga. Nuko umwuka w’Uhoraho uzakuzuremo, uhinduke umuntu mushya, maze nawe utangire guhanura hamwe na bo. Ubwo numara kubona ibi bimenyetso, uzakore ikizaba gikwiye, kuko Imana izaba iri kumwe nawe. Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.» Uwo munsi, Sawuli agitirimuka aho yari kumwe na Samweli, Imana imushyiramo umutima mushya, na bya bimenyetso byose bihera ko birigaragaza. Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo. Abari bamuzi kuva kera, bamubonye ahanura hamwe n’abandi bahanuzi, baravuga bati «Ni ibiki byabaye kuri mwene Kishi? Sawuli se na we ari mu bahanuzi?» Umwe mu batuye ako karere afata ijambo, agira ati «Mbese abo ni bene nde?» Ni cyo cyatumye iryo jambo riba nk’umugani, ngo «Sawuli se na we ari mu bahanuzi?» Nuko ngo bamare guhanura, Sawuli agera iwabo. Se wabo wa Sawuli aramubaza, we n’umugaragu we, ati «Mbese mwari mwaragiye he?» Aramusubiza ati «Twari twaragiye gushaka indogobe zacu; tubonye tuzibuze tujya kwa Samweli.» Se wabo wa Sawuli aravuga ati «Ndakwinginze ngo umbwire ibyo Samweli yababwiye.» Nuko Sawuli abwira se wabo, ati «Yatubwiye ko indogobe zacu zabonetse.» Ariko ibyerekeye ubwami Samweli yamubwiye, arabimuhisha. Samweli akoranyiriza rubanda rwose imbere y’Uhoraho i Misipa. Nuko abwira Abayisraheli, ati «Dore uko Uhoraho Imana ya Israheli avuze: Ni jye wakuye Israheli mu Misiri, mbakiza ibiganza by’Abanyamisiri n’abami bose bari babashikamiye. Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.» Nuko Samweli akoranya imiryango yose ya Israheli, maze hatorwa umuryango wa Benyamini. Arongera akoranyiriza hamwe umuryango wa Benyamini, buri nzu ukwayo, maze inzu ya Matiri iba ari yo itorwa. Hanyuma akoranya inzu ya Matiri, umuntu ku wundi; maze hatorwa Sawuli mwene Kishi, ariko bamushatse baramubura. Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.» Bagenda biruka baramuzana, ahagarara hagati ya rubanda: yanabasumbyaga bose umutwe n’intugu. Samweli ni ko kubwira rubanda, ati «Mbese mwabonye uwo Uhoraho yatoranyije kubabera umwami? Nta n’undi uhwanye na we muri rubanda rwose!» Nuko baterera hejuru icyarimwe bavuga bati «Harakabaho umwami!» Samweli aherako abasobanurira imihango yose y’ubwami, ayandika mu gitabo, agishyira imbere y’Uhoraho. Nuko asezerera rubanda, buri muntu ajya iwe. Sawuli na we ajya iwabo i Gibeya, ashagawe n’ingabo zatowe n’Imana. Ariko bamwe b’ibiburabwenge baravuga bati «Mbese uyu nguyu azadukiza ate?» Baramusuzugura, ndetse banga no kumuha amaturo. Ibyo ariko Sawuli ntiyabyitaho. Nahashi w’Umuhamoni arazamuka atera Yabeshi y’i Gilihadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati «Tugirane nawe isezerano, maze tuzagukorere.» Nahashi w’Umuhamoni arabasubiza ati «Ndemera ko tugirana isezerano, buri wese muri mwe niyemera ko munogoramo ijisho ry’iburyo, maze ngakoza isoni Israheli yose.» Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati «Tugusabye iminsi irindwi, twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Israheli, niharamuka habuze uwadutabara, tuzakuyoboka.» Nuko izo ntumwa zigera i Gibeya aho Sawuli yari atuye, zibasubirira muri ayo magambo. Nuko rubanda ngo babyumve, baraturika bararira. Ako kanya Sawuli aza akurikiye ibimasa bye abivanye mu murima, arabaza ati «Aba bantu bararizwa n’iki?» Bamutekerereza ibyo abo bantu b’i Yabeshi bari bamaze kubabwira. Sawuli ngo yumve ayo magambo, umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze afatwa n’uburakari bwinshi. Afata ibimasa bibiri abitemamo ibice, abiha izo ntumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Israheli, zigenda zivuga ziti «Utazatabarana na Sawuli na Samweli, dore uko ibimasa bye bizagenzwa!» Nuko Uhoraho abahindisha umushyitsi, bagira ubwoba, bahagurukira icyarimwe. Bateranira i Bezeki, Sawuli arabitegereza asanga Abayisraheli ari ibihumbi magana atatu, naho Abayuda ari ibihumbi mirongo itatu. Nuko babwira za ntumwa, bati «Mubwire abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi, muti ’Ejo ku manywa y’ihangu muzatabarwa.’» Intumwa ziraza zibimenyesha ab’i Yabeshi, nuko birabanezereza cyane. Ab’i Yabeshi babwira Abahamoni, bati «Kuva ejo tuzabayoboka, maze mudukoreshe icyo mushaka.» Nuko bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo amatsinda atatu. Binjira mu ngando butari bwacya, bica Abahamoni kugeza ku manywa y’ihangu. Abacitse ku icumu baratatana, ntibongera guhura ukundi. Rubanda babwira Sawuli, bati «Ni bande bavuze ngo ’Harya Sawuli ni we uzadutegeka?’ Tugabize abo bantu maze tubice.» Ariko Sawuli arababwira ati «Nta muntu uri bwicwe kuri uyu munsi, kuko uyu munsi Uhoraho yatabaruye Israheli.» Samweli abwira rubanda, ati «Nimuze tujye i Giligali, maze tuvugurure ubwami.» Bose bajya i Giligali, bahimikira Sawuli imbere y’Uhoraho, bahaturira ibitambo by’ubuhoro, maze Sawuli n’Abayisraheli bose bahagirira ibirori bikomeye. Samweli abwira Abayisraheli bose, ati «Dore numvise ibyo mwambwiye byose, maze mbimikira umwami ngo abategeke. None rero, nguyu umwami uzabajya imbere. Jye dore ndashaje, maze kumera imvi, n’abahungu banjye muri kumwe. Muzi ko nabagendaga imbere, guhera mu buto bwanjye kugera uyu munsi. Ngaha ndi hano! Nimunshinje imbere y’Uhoraho n’imbere y’uwo yasize: ni nde naba naranyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Ni nde nariganyije cyangwa nakandamije? Ni nde naba narahatiye kumpa ibiguzi ngo mbonereho kwirengagiza ibibi yakoze? Nihagira uboneka, nzabimuriha.» Baramusubiza bati «Nta cyo waturiganyijeho, nta we wakandamije, ndetse nta n’uwo wahatiye kuguha ibiguzi.» Arababwira ati «Uhoraho n’uwo yiyimikiye, ni bo bagabo bo guhamya ko nta kibi mwambonyeho uyu munsi.» Baravuga bati «Koko Uhoraho ni we muhamya.» Nuko Samweli abwira rubanda, ati «Uhoraho ubwe wakoresheje Musa na Aroni, maze akavana abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, ni we ubihamya! None rero, nimuhaguruke mbasubirire mu bikorwa by’ubudahemuka Uhoraho yujurije imbere yanyu n’imbere y’abasokuruza banyu. Ubwo Yakobo yageraga mu Misiri, Abanyamisiri barabatoteje. Ni bwo abasokuruza banyu batakambiye Uhoraho, aboherereza Musa na Aroni, bavana abasokuruza banyu mu Misiri, babatuza muri iki gihugu. Ariko baje kwibagirwa Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w’ingabo za Hasori, Abafilisiti n’umwami w’i Mowabu, nuko babateza intambara. Bukeye, batakambira Uhoraho, bavuga bati ’Twaracumuye kuko twaretse Uhoraho, tukayoboka imana z’abanyamahanga, ari zo za Behali na za Ashitaroti. None rero, udukize ibiganza by’abanzi bacu, maze tugukorere.’ Nuko Uhoraho aboherereza Yerubehali, Baraki, Yefute na Samweli, abakiza abanzi banyu impande zose, mutura mu gihugu cyanyu mu mahoro. Ariko aho muboneye Nahashi, umwami w’Abahamoni abateye, murambwira muti ’Reka da! Nihabeho umwami, azatuyobore!’ Nyamara Uhoraho Imana yanyu, ni we mwami wanyu. None rero, nguyu umwami mwihitiyemo kandi mwisabiye; dore Uhoraho abahaye umwami! Nimutinya Uhoraho, mukamukorera, mukumva ijwi rye, mugakurikiza amategeko ye, mwebwe n’umwami wanyu muzakomeza mutyo gukurikira Uhoraho, Imana yanyu. Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu. Ikindi kandi, nimugume hano murebe ikintu gikomeye Uhoraho agiye gukorera mu maso yanyu. Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.» Samweli asaba Uhoraho, ahindisha inkuba, agusha imvura, nuko uwo munsi rubanda batinya Uhoraho na Samweli. Rubanda babwira Samweli, bati «Twingingire Uhoraho, Imana yawe, twoye gupfa, kuko ku byaha byacu twongereyeho icyo kwisabira umwami.» Samweli arababwira ati «Mwitinya! Koko ibyo bibi byose ni mwe mwabikoze, nyamara ntimukitarure Uhoraho, ahubwo nimumukorere n’umutima wanyu wose. Ntimukamujye kure, kuko byaba ari ugukurikira ibigirwamana bitagira umumaro kandi bitagira icyo byabakiza, kubera ko na byo ubwabyo ari ubusa. Koko rero, Uhoraho ntazatererana abantu be kubera izina rye rikomeye, kuko yagambiriye kubagira umuryango we. Naho ku binyerekeyeko, nti bikabeho ko ncumura kuri Uhoraho, nkarorera kubasabira. Nzabayobora inzira nziza kandi itunganye. Nyamara, mujye mutinya Uhoraho kandi mumukorere n’umutima wanyu wose, murebe ibyiza bikomeye yabagiriye! Ariko nimukomeza gucumura, muzarimbuka hamwe n’umwami wanyu.» Sawuli yari afite imyaka........., ubwo yimye ingoma. Yategetse Israheli imyaka.... Bukeye yitoranyiriza abantu ibihumbi bitatu muri Israheli: ibihumbi bibiri bari kumwe na we i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, abandi igihumbi bari kumwe na Yonatani i Gibeya yo kwa Benyamini. Naho rubanda basigaye arabasezerera, buri muntu ataha iwe. Yonatani atsinda umwe mu batware bategekera Abafilisiti wari utuye i Gibeya, nuko Abafilisiti barabimenya. Hanyuma Sawuli ategeka ko bavuza ihembe mu gihugu cyose, agira ati «Abahebureyi babyumve!» Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali. Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni. Abayisraheli babonye ko bari mu kaga, kuko Abafilisiti bari babasatiriye, bihisha mu buvumo, mu myobo, mu bitare, mu bisimu no mu mariba. Ndetse bamwe bambuka Yorudani, kugira ngo bahungire mu gihugu cya Gadi n’icya Gilihadi. Naho Sawuli yari akiri i Giligali, rubanda rwose bari kumwe na we bahinda umushyitsi. Sawuli ahamara iminsi irindwi ategereje Samweli, nk’uko bari babyumvikanyeho, ariko Samweli ntiyaza i Giligali. Nuko abantu baratatana, batangira kumushiraho. Ni bwo Sawuli avuze ati «Nimunzanire igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.» Aherako atura igitambo gitwikwa. Akimara gutura igitambo gitwikwa, Samweli arahatunguka. Nuko Sawuli ajya kumusanganira ngo baramukanye. Samweli aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki?» Sawuli aramusubiza ati «Nabonye abantu bose banshizeho batatanye, mbonye nawe ubwawe utaje mu gihe twasezeranye, kandi Abafilisiti bamaze gukoranira i Mikimasi, ndibwira nti ’Ubu ngubu Abafilisiti bagiye kumfatira i Giligali, kandi ntari nurura Uhoraho.’ Nuko niyemeza kumutura igitambo gitwikwa.» Samweli abwira Sawuli, ati «Wahubutse! Ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Nyamara, Uhoraho yari gukomeza ubwami bwawe kuri Israheli iteka ryose. Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.» Samweli ashyiranzira ava i Giligali. Sawuli ajyana n’abari basigaranye na we, bava i Giligali berekeza i Geba yo kwa Benyamini, kugira ngo bahasange ingabo ze zindi. Ubwo Sawuli abara abantu basigaranye na we, asanga bagera kuri magana atandatu. Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo, baguma i Geba yo kwa Benyamini, naho Abafilisiti baca ingando i Mikimasi. Bukeye, Abafilisiti basohoka mu ngando, bigabanyamo amatsinda atatu: irya mbere ryerekeza Ofura mu gihugu cya Shuwali, irya kabiri rijya i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku rugabano ruri hejuru y’ikibaya bita icy’impyisi, giteganye n’ubutayu. Icyo gihe nta mucuzi wari ukirangwa mu gihugu cyose cya Israheli, kuko Abafilisiti bavugaga bati «Abayisraheli ntibagomba kwicurira amacumu n’inkota.» Abayisraheli bose bagombaga kujya mu Bafilisiti, kugira ngo buri wese atyarishe umuhoro we, isuka ye, intorezo ye cyangwa itindo ye. Uko gutyaza kwarihishwaga bibiri bya gatatu bya sikeli ku muhoro, intorezo, amasuka, maze bigasubirana ubugi bwabyo. Ni yo mpamvu ku munsi w’urugamba, nta nkota cyangwa icumu byarangwaga mu ngando za Sawuli na Yonatani, keretse bo bonyine ni bo bari babyitwaje. Nuko ingabo z’Abafilisiti zirasohoka, zijya mu nzira y’imfunganwa igana i Mikimasi. Umunsi umwe, Yonatani mwene Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ze, ati «Ngwino twambuke tujye mu ngando y’abafilisiti iri hakurya hariya.» Ariko ntiyabibwira se. Sawuli yari yicaye hafi y’urugabano rw’i Geba, mu nsi y’igiti cyari i Migironi. Yari kumwe n’abantu magana atandatu. Ahiya, mwene Ahitubi, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Pinehasi, mwene Heli umuherezabitambo w’Uhoraho i Silo, yari atwaye uruhago rw’amabuye y’ubufindo. Ariko rubanda ntibari bazi ko Yonatani yagiye. Hagati aho, Yonatani ashaka kwambuka inzira y’imfunganwa ngo agere ku ngando y’Abafilisiti. Muri iyo nzira hakaba igitare gifite iryinyo rimwe mu ruhande rumwe, irindi mu rundi, rimwe rikitwa Bosesi, irindi rikitwa Sene. Rimwe muri ayo menyo y’icyo gitare ryari rihagaze ryerekeje mu majyaruguru, ahateganye na Mikimasi; irindi ryerekeje mu majyepfo, ahateganye na Geba. Yonatani abwira uwo muntu wamutwazaga intwaro, ati «Ngwino twambuke, tugere ku ngando ya ziriya ntagenywe, wenda Uhoraho araturwanirira; kuko twaba benshi cyangwa se bake, ntacyabuza Uhoraho kuduha gutsinda.» Uwo muntu aramusubiza ati «Genda, ukore icyo watekereje, kandi nanjye ndi kumwe nawe; ndakora icyo umutima wawe wifuza.» Yonatani aramubwira ati «Dore ubu turagenda tugana aho bari, maze abantu baho batubone. Nibatubwira bati ’Nimuhagarare! Mutegereze ko tubegera’, tugume hamwe twoye kubasatira. Ariko nibavuga bati ’Nimuze hano’, turaherako tubasanga, kuko Uhoraho aba abatugabije. Ni cyo kitubera ikimenyetso.» Nuko bombi bigaragariza abazamu b’Abafilisiti. Abafilisiti bababonye, barabwirana bati «Dore Abahebureyi basohotse mu myobo aho bari bihishe.» Abazamu bararengereza bahamagara Yonatani n’umutwaje intwaro, bati «Nimuze hano, tugire icyo tubabwira.» Yonatani abwira wa muntu we, ati «Nkurikira, kuko Uhoraho yabagabije ibiganza by’Abayisraheli.» Nuko Yonatani arazamuka, akoresheje amaboko n’amaguru, na wa muntu umutwaje intwaro amukurikiye. Nuko Yonatani akagenda yararika Abafilisiti, umutwaje intwaro akajya agenda abasonga inyuma ye. Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n’umutwaje intwaro, hagwa abantu makumyabiri ahantu hatoya cyane. Maze mu ngando, mu misozi yose no mu bantu bose igikuba kiracika, abazamu n’ingabo zose bakuka umutima, isi ihinda umushyitsi, ari Imana ibakangaranyije. Intasi za Sawuli zari i Geba ya Benyamini zarabirebaga, zibona inteko z’abantu banyuranamo basohoka. Nuko Sawuli abwira abantu bari kumwe na we, ati «Nimuhamagaze abantu, murebe niba hari uwo muri twe wagiye.» Barabahamagara: haburamo Yonatani n’umutwaza intwaro ze. Sawuli abwira Ahiya, ati «Zana hano uruhago rw’ubufindo», kuko icyo gihe ari we wari urushinzwe mu Bayisraheli. Uko Sawuli avugana n’umuherezabitambo, umuhindagano ukarushaho kwiyongera mu ngando y’Abafilisiti. Nuko Sawuli abwira umuherezabitambo, ati «Rekeraho tubyihorere!» Sawuli n’abantu bari kumwe na we barakorana, maze bajya ku rugamba. Bagezeyo, basanga Abafilisiti ubwabo bakuye inkota basubiranamo, biba urujijo rukabije. Abahebureyi bari basanzwe bakorera Abafilisiti, bari aho mu ngando, barahindukira bifatanya n’Abayisraheli bari kumwe na Sawuli na Yonatani. Ndetse n’Abayisraheli bose bari bihishe mu misozi y’i Efurayimu, bumvise ko Abafilisiti bahunze, na bo bava mu bwihisho barabakurikira bajya kubarwanya. Uwo munsi Uhoraho aha Israheli gutsinda, nuko intambara irakomeza isingira no hirya ya Betihoroni. Abayisraheli barahababariye cyane uwo munsi, kuko Sawuli yari yihanangirije rubanda mu ndahiro, ati «Havumwe umuntu ugira icyo arya butaragoroba, mbere y’uko mara kwihorera ku banzi banjye!» Nta n’umwe muri bo wari wagize icyo akoza ku munwa. Ubwo ingabo zose ziza kugera mu ishyamba, ryarimo ubuki bushongera hasi ku butaka. Ngo binjire muri rya shyamba, babona uwo mushongi w’ubuki. Ntihagira n’umwe utinyuka no gukoza intoki ku munwa, kuko bangaga kurenga ku ndahiro. Ariko Yonatani we, mu gihe se yarahiraga abantu, nta bwo yari yabyumvise. Nuko akoza isonga y’inkoni yari yitwaje muri bwa buki, akozaho intoki aratamira, maze amaso ye arushaho kureba cyane. Umwe mu bo bari kumwe aramubwira ati «So yihanangirije rubanda mu ndahiro ngo ’Ugira icyo arya uyu munsi avumwe.’ None abantu bishwe n’inzara.» Yonatani aravuga ati «Data yagiriye abantu nabi; nimurebe ngo aho mariye kurya kuri buriya buki, amaso yanjye ararushaho kureba neza! Mbese uyu munsi, iyo abantu bajya kurya ku byo basahuye abanzi babo, ntitwari kuba twabonye imbaraga, tukarushaho kumara Abafilisiti?» Uwo munsi bakomeza gutsinda Abafilisiti, kuva i Mikimasi kugera Ayaloni, ariko kubera ko rubanda bari bamaze kunanirwa cyane, baherako biyahura ku minyago. Bafata amatungo magufi, ibimasa n’inyana, babisogotera ku butaka maze babiryana amaraso. Baza kubwira Sawuli, bati «Dore rubanda bacumuye kuri Uhoraho, kuko baryana inyama n’amaraso!» Sawuli aravuga ati «Muri abagambanyi! Ngaho nimuhirike ibuye rinini murinzanire hano!» Nuko Sawuli aravuga ati «Nimukwire muri rubanda bose mubabwire muti ’Buri muntu anzanire ikimasa cye cyangwa intama ye, mubyicire hano, hanyuma murye, aho gucumura kuri Uhoraho muryana inyama n’amaraso.’» Muri iryo joro, buri muntu muri rubanda azana itungo rye, maze bayabagira aho ngaho. Sawuli aherako yubakira Uhoraho urutambiro, ari na rwo rwa mbere yari yubakiye Uhoraho. Nuko Sawuli aravuga ati «Tumanuke dukurikire Abafilisiti muri iri joro, tubice kugeza ko bucya, twoye gusigaza n’umwe.» Baramusubiza bati «Ukore uko ushaka kose.» Nyamara umuherezabitambo arababwira ati «Nimwigire hino tubanze twegere Imana.» Sawuli ni ko kubaza Imana, ati «Mbese nkomeze nkurikirane Abafilisiti, waba wabagabije ikiganza cy’Abayisraheli?» Ariko uwo munsi, Imana ntiyagira icyo imusubiza. Sawuli aravuga ati «Batware b’umuryango mwese, nimwigire hino! Mugerageze kwibukiranya icyaha cyaba cyakozwe uyu munsi. Mbarahiye Uhoraho, Umukiza wa Israheli, ko n’aho yaba ari umuhungu wanjye Yonatani wacumuye, agomba gupfa nta kabuza.» Ntihagira n’umwe muri rubanda ugira icyo amusubiza. Ni ko rero kubwira Abayisraheli, ati «Mwebwe, mujye mu ruhande rumwe, naho jye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.» Baramusubiza bati «Ukore icyo ubona kigutunganiye.» Nuko Sawuli abwira Uhoraho, ati «Mana ya Israheli, erekana aho ukuri guherereye.» Maze bakora ubufindo, icyaha gihama Sawuli na Yonatani, naho rubanda barakira. Sawuli arongera aravuga ati «Noneho, ngaho nimufindure nyir’ugucumura, niba ari jye cyangwa se umuhungu wanjye Yonatani.» Nuko icyaha gihama Yonatani. Ni bwo Sawuli abwiye Yonatani, ati «Ntekerereza ibyo wakoze.» Yonatani arabimubwira, agira ati «Ni byo koko, nariye ku buki bwaje ku isonga y’inkoni nari nitwaje. None rero nta kundi niteguye gupfa.» Sawuli aravuga ati «Imana irampane bikomeye, nuramuka utishwe, wowe Yonatani!» Rubanda babwira Sawuli, bati «Mbese Yonatani yapfa ate, kandi ari we watabaruye Israheli? Ibyo byaba ishyano kuri Uhoraho. Nuko rero, nta gasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi, kuko ibyo yakoze uyu munsi byose yabikoze afatanyije n’Imana.» Uko ni ko rubanda bakijije Yonatani, maze ntiyapfa. Nuko Sawuli arazamuka, areka gukurikirana Abafilisiti, kandi n’Abafilisiti basubira mu gihugu cyabo. Sawuli yamaze kuba umwami wa Israheli, ashyamirana n’abanzi be b’impande zose, arwana na Mowabu, n’Abahamoni n’Abanyedomu, n’umwami w’i Shoba, n’Abafilisiti, kandi aho yaganaga hose yabagiriraga nabi. Yagaragaje ubutwari bwe igihe atsinze Amaleki, akarokora Israheli mu kiganza cy’uwari warayigaruriye. Abahungu ba Sawuli bari Yonatani, Ishyo na Malekishuwa, naho abakobwa be, uw’imfura yitwaga Meraba, umuhererezi akitwa Mikali. Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi, naho umugaba w’ingabo ze akitwa Abuneri, mwene Neri se wabo wa Sawuli. Kishi se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri, bari bene Abiyeli. Ku ngoma ya Sawuli yose, intambara yakomeje kuba urudaca cyane ku Bafilisiti, kandi Sawuli iyo yabonaga umuntu w’intambara kandi w’intwari, yamushyiraga mu ngabo ze. Samweli abwira Sawuli, ati «Ni jyewe Uhoraho yohereje kugusiga, ngo ube umwami wa Israheli, umuryango we. Tega amatwi rero ijwi ry’Uhoraho n’amagambo ye. Uhoraho Umushoborabyose aravuze ati ’Nigiriye inama yo guhana Amaleki kubera ibyo yagiriye Abayisraheli, bababuza inzira igihe bavaga mu Misiri. Ubu rero genda urimbure Amaleki, uzarimbure ibyo batunze byose, ntuzagire na kimwe usigaza. Uzice abagabo n’abagore, abana bato n’abakiri ku ibere, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’» Nuko Sawuli ahamagaza ingabo ze ziteranira i Telayimu, arazibara, asanga ari abantu ibihumbi magana abiri bagenza ibirenge, naho Abayuda bari ibihumbi cumi. Ngo agere mu mugi wa Amaleki, Sawuli ajya mu kibaya cy’uruzi maze arubikira. Sawuli abwira Abakeniti, ati «Mwe nimugende, muve mu bantu ba Amaleki, kuko byaba bibabaje kubicana na bo, kandi mwebwe mwaragiriye neza Abayisraheli igihe bavaga mu Misiri.» Nuko Abakeniti bitarura Abamaleki. Sawuli rero yica Abamaleki, ahereye i Havila kugeza i Shuri, ahateganye na Misiri. Afata mpiri Agagi, umwami w’Abamaleki, maze rubanda rwose arabarimbura, abamarira ku nkota. Ariko Sawuli n’ingabo ze, ntibagira icyo batwara Agagi n’amatungo meza yo mu mashyo ye. Ibyari byiza byose, ari amatungo magufi, ari amaremare, byo ntibagira icyo babitwara. Nyamara ibindi bintu byose bidafite agaciro, barabirimbura. Uhoraho ni ko kubwira Samweli muri aya magambo ati «Ndicuza icyatumye mpa Sawuli ubwami, kuko yantengushye ntakurikize amategeko yanjye.» Nuko Samweli biramubabaza cyane, arara atakambira Uhoraho ijoro ryose. Samweli abyuka mu gitondo cya kare, kugira ngo ajye gusanganira Sawuli. Baza kumubwira bati «Sawuli yageze i Karumeli ahishingira urwibutso, hanyuma aramanuka, akomeza ajya i Giligali.» Nuko Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati «Gira amahoro y’Uhoraho! Amategeko y’Uhoraho nayakurikije.» Ariko Samweli aramubaza ati «Ko numva imihebebo, nkumva imyabiro, ni iby’iki?» Sawuli aramusubiza ati «Ni amatungo twavanye Amaleki, kuko ingabo zarokoye ay’inyamibwa mu nka no mu ntama, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho, Imana yawe. Naho ibindi byose twabirimbuye.» Ariko Samweli abwira Sawuli, ati «Ibyo birahagije. Reka nanjye nkubwire ibyo Uhoraho yamenyesheje iri joro.» Sawuli aramubwira ati «Ngaho mbwira.» Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli. Uhoraho yakohereje ku rugamba, maze arakubwira ati ’Genda urimbure bariya Bamaleki b’abanyabyaha! Ubarwanye kugeza igihe ubatsembye bose, hatasigara n’umwe’. None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?» Sawuli asubiza Samweli, ati «Numviye ijwi ry’Uhoraho, kuko nagabye igitero aho yanyohereje, nkazana Agagi umwami w’Amaleki, naho Amaleki ubwayo nkayirimbura. Rubanda bafashe ku minyago iby’inyamibwa ku byagombaga kurimburwa, ari ku matungo magufi ari no ku maremare, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho Imana yawe, i Giligali.» Ariko Samweli aramubwira ati «Ugira ngo Uhoraho yishimira ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo, nk’uko ashimishwa n’uwumvira amategeko ye? Oya da! Kumvira biruta igitambo icyo ari cyo cyose, no kwitonda bigasumba kure ibinure bya za rugeyo. Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza, no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu. None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.» Sawuli abwira Samweli, ati «Nacumuye, naciye ku itegeko ry’Uhoraho, no ku magambo yawe. Nabitewe n’ubwoba nagize kubera rubanda, maze ndabumvira. None rero, ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, maze tujyane kugira ngo ninginge Uhoraho.» Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!» Nuko Samweli ahindukiye ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy’umwambaro we, maze kiracika. Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza. Ikindi kandi, Uhoraho, Imana ya Israheli ntiyivuguruza kandi ntiyicuza icyo yakoze, kuko atari umuntu ngo akeneye kwisubiraho.» Sawuli aravuga ati «Nacumuye! None ariko ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abakuru b’umuryango wanjye n’imbere ya Israheli: tugarukane kugira ngo ninginge Uhoraho, Imana yawe.» Nuko Samweli arahindukira barajyana, maze Sawuli yinginga Uhoraho. Nuko Samweli aravuga ati «Nimunzanire hano Agagi, umwami w’Amaleki.» Agagi ngo abyumve aza yishimye, yibwira ati «Ni ukuri koko, ubanza ahari ntagipfuye.» Samweli aravuga ati «Nk’uko inkota yawe yambuye abagore abana babo, ni na ko nyoko na we azamburwa umwana we, mu bandi bagore.» Aherako yica Agagi, imbere y’Uhoraho i Giligali. Hanyuma Samweli ajya iwe i Rama, na Sawuli arazamuka ataha i Gibeya ya Sawuli. Kuva ubwo Samweli ntiyongera kubonana na Sawuli kugeza ubwo apfuye; ahubwo yakomeje kumuririra, kuko Uhoraho yicuzaga ko yagize Sawuli umwami wa Israheli. Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’ Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta.» Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?» Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo. Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!» Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.» Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.» Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.» Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.» Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama. Icyo gihe umwuka w’Imana wari wavuye muri Sawuli, kandi umwuka mubi utumwe n’Uhoraho wamubuzaga uburyo. Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo. None shobuja, abagaragu bawe ngaba imbere yawe: tegeka ko bagushakira umucuranzi kugira ngo ugubwe neza.» Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!» Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.» Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.» Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli. Dawudi agera atyo kwa Sawuli, atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane, nuko Dawudi akajya amutwaza intwaro ze. Sawuli atuma kuri Yese, ati «Ngusabye ko Dawudi akomeza kunkorera, kuko yanyuze.» Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo. Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo bajye ku rugamba. Bazikoranyiriza i Soko y’i Yuda, nuko baca ingando hagati ya Soko na Azeki, i Efesidamimu. Sawuli n’Abayisraheli bakoranira hamwe, na bo baca ingando mu Kibaya cy’Umushishi ahateganye n’Abafilisiti, biteguye kubarwanya. Abafilisiti bari ku musozi umwe, Abayisraheli ku wundi, ikibaya kiri hagati yabo. Bukeye, mu ngando y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati, yari afite igihagararo cy’imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki. Mu mutwe we yari yambaye ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti rikozwe mu twuma dusobekeranye kandi riremereye cyane, nk’amasikeli ibihumbi bitanu by’umuringa. Ku maguru ye yari ahafite ibyuma bikingira imirundi, yambaye n’inkota y’umuringa mu bitugu. Uruti rw’icumu rye rwanganaga n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda, kandi icumu ubwaryo ryapimaga amasikeli magana atandatu y’icyuma. Umutwaje ingabo ye yamugendaga imbere. Araza ahagarara imbere y’ingabo za Israheli, maze arangurura ijwi, ati «Ni iki cyatumye muhagurutswa no gushoza intambara? Sindi Umufilisiti, naho mwe mukaba abacakara ba Sawuli? Mwihitemo umuntu umwe, maze amanuke ansange! Nagira imbaraga zituma turwana akanyica, ubwo tuzahinduka abacakara banyu; naho niturwana nkamurusha imbaraga nkamwica, ni mwebwe muzahinduka abacakara bacu, maze mudukorere.» Umufilisiti arongera, aravuga ati «Uyu munsi, nsembuye ingabo za Israheli; nimumpe umuntu aze turwane!» Sawuli n’Abayisraheli bose ngo bumve ayo magambo y’Umufilisiti, barakangarana bakuka umutima. Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru. Abahungu bakuru batatu ba Yese bari baratabaranye na Sawuli. Abo uko ari batatu, ni uw’imfura Eliyabu, uw’ubuheta Abinadabu, n’uwa gatatu Shama. Dawudi rero yari umuhererezi, abo bakuru batatu bakaba ari bo bari baratabaranye na Sawuli. ( Ariko Dawudi uko yajyaga kwa Sawuli, yagarukaga n’i Betelehemu kuragira amatungo ya se. Nuko Umufilisiti akomeza kubasatira uko bukeye n’uko bwije, amara iminsi mirongo ine yose yigaragambya.) Bukeye Yese abwira umuhungu we Dawudi, ati «Akira izi ngano zikaranze n’iyi migati cumi, maze wihute ubigemurire bakuru bawe bari ku rugamba. Naho aya masoro cumi y’amavuta, urayaha umutware w’umutwe w’ingabo barimo. Urebe bakuru bawe kandi bakubwire uko bamerewe aho ku rugamba, banaguhe ikimenyetso cy’uko wagezeyo. Bari kumwe na Sawuli n’Abayisraheli bose mu Kibaya cy’Umushishi, bararwana n’Abafilisiti.» Nuko Dawudi azinduka mu gitondo cya kare, amatungo ayasigaho undi mushumba, afata izo ngemu, aragenda nk’uko Yese yabimutegetse. Agera mu ngando mu gihe ingabo zari zigiye kurwana zavuzaga urwamo rw’intambara. Ingabo z’Abayisraheli n’iz ’Abafilisiti zari zishyamiranye. Dawudi abitsa umunyabintu umutwaro we, aherako ariruka ajya ku rugamba, maze aramutsa bakuru be. Igihe akivugana na bakuru be, ingabo z’Abafilisiti zirazamuka. Cya gihangange cyitwa Goliyati, Umufilisiti w’i Gati, azirangaje imbere, nuko atangira gusubira muri ya mihigo ye uko asanzwe, Dawudi aramwumva. Ngo barabukwe uwo mugabo, Abayisraheli bose bagira ubwoba bwinshi, maze barahunga. Abayisraheli baravuga bati «Mbese mwabonye uriya mugabo uzamuka? Nta kindi kimuzanye kitari ugukoza isoni Israheli. Umuntu uri bumwice, umwami azamugororera ibintu byinshi, azamushyingira umukobwa we kandi azaha inzu ye icyubahiro cy’akarenga muri Israheli.» Dawudi abaza abantu bari hafi ye, ati «Umuntu uzica uriya Mufilisiti agahanagura ikimwaro kuri Israheli, harya ngo azagororerwa iki? Mbese yaba ari muntu ki uriya Mufilisiti utagenywe, akaba asuzugura ingabo z’Imana Ihoraho?» Abantu bamusubirira mu byo umwami yavuze, bati «Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.» Maze Eliyabu, mukuru we w’imfura, yumva Dawudi avugana n’abo bantu. Aramurakarira cyane maze aramubaza ati «Mbese wazanywe n’iki hano? Amatungo yawe wayasigiye nde mu butayu? Ndakuzi wowe n’amarere yawe n’ubwibone bwawe: ubwo wazanywe no kureba intambara!» Dawudi aramusubiza ati «Ariko se ngize nte? Nta kintu kibi nkoze, uretse kuganira.» Ubwo amuva iruhande asanga undi muntu, na we amubaza cya kibazo cye. Undi amusubiza na none nk’uko aba mbere bamushubije. Nyamara, ayo magambo Dawudi yavuze bari bayumvise, bayasubiriramo Sawuli, nuko aramuhamagaza. Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisiti, kuko ukiri muto, naho we akaba ari umugabo wamenyereye intambara kuva mu busore bwe.» Dawudi asubiza Sawuli, ati «Jyewe, umugaragu wawe, nari umushumba w’amatungo ya data; iyo habaga haje intare cyangwa ikirura, maze igatwara intama imwe mu mukumbi, narayikurikiranaga, nkayikubita, maze nkayiyambura; yaba impindukiranye nkayifata ubwoya, nkayitura hasi maze nkayica. Ubwo umugaragu wawe yishe intare n’ikirura, uriya Mufilisiti utagenywe azamera nka kimwe muri ibyo, kubera ko yakojeje isoni ingabo z’Imana Ihoraho.» Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.» Nuko Sawuli yambika Dawudi imyambaro ye bwite, amwambika ingofero y’umuringa mu mutwe, amuha n’ikoti ry’icyuma. Dawudi agerekaho n’inkota ya Sawuli, maze agerageza kugenda biba iby’ubusa kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko Dawudi abwira Sawuli, ati «Sinshobora kugenda nambaye ibi byose, kuko ntabimenyereye.» Maze arabyiyambura. Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti. Umufilisiti na we aza arangajwe imbere n’umutwaje ingabo ye, atangira buhoro buhoro gusatira Dawudi. Nuko Umufilisiti yitegereza Dawudi, maze aramusuzugura kuko yari akiri umwana, yari inzobe kandi afite uburanga buhebuje. Umufilisiti ni ko kubwira Dawudi, ati «Mbese wabonye ndi imbwa kugira ngo unsange witwaje inkoni?» Nuko Umufilisiti avumisha Dawudi izina ry’imana ze. Umufilisiti abwira Dawudi, ati «Ngaho niba wiyanga ngwino, nkubagire ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi.» Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye. Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana. Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.» Nuko Umufilisiti uko yakemaraye, ava aho yari ari, aza asanga Dawudi. Ni bwo Dawudi akataje agana urugamba, asanganiye Umufilisiti. Dawudi akora bwangu mu gahago ke, akuramo ibuye ariteresha umuhumetso, arikocora mu gahanga k’Umufilisiti, maze riracengera, agwa ku butaka yubamye. Nguko uko Dawudi yivuganye Umufilisiti, akoresheje ibuye n’umuhuhumetso, amutsinda aho aramwica. Ibyo Dawudi yabikoze nta nkota afite mu ntoki. Nuko Dawudi ariruka, ahagarara hejuru y’Umufilisiti, akura inkota y’uwo Mufilisiti mu rwubati, aramusonga kandi amuca umutwe. Abafilisiti ngo babone ko intwari yabo ipfuye, bariruka barahunga. Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi. Bamaze kubakurikirana igihe kirekire, Abayisraheli barahindukira, basahura ingando abo Bafilisiti bari barimo. Dawudi afata umutwe wa wa Mufilisiti awujyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azibika mu ihema rye. Ubwo Dawudi yajyaga kurwana n’Umufilisiti, Sawuli yaramwitegerezaga, maze abaza Abuneri, umugaba w’ingabo ze, ati «Uriya muhungu ni uwa nde, Abuneri we?» Abuneri aramusubiza ati «Ndagatuma utabaho, Nyagasani, nta bwo muzi.» Umwami arongera ati «Baririza se w’uriya muhungu uwo ari we.» Aho Dawudi agarukiye amaze gutsinda Umufilisiti, Abuneri amuzana imbere ya Sawuli, afite umutwe w’Umufilisiti mu ntoki. Sawuli aramubaza ati «Harya uri mwene nde, wa musore we?» Dawudi aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’umugaragu wawe, Yese w’i Betelehemu.» Nuko Dawudi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani ahita amwihambiraho, amukunda nk’uko yikunda. Uwo munsi, Sawuli ahita agumana Dawudi, ntiyamukundira gusubira kwa se. Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawudi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda. Yonatani yiyambura igishura yari yiteye, maze agiha Dawudi ndetse amuha n’ibyo yari yambaye ku rugamba, kugeza ku nkota ye, umuheto we n’umukandara we. Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga. Igihe batabarutse, Dawudi amaze gutsinda Umufilisiti, abagore basohoka mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina imbyino z’ibyishimo. Abo bagore basingizaga bikiranya, bavuga bati «Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza.» Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!» Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi Dawudi. Bukeye, umwuka mubi uturutse ku Mana ufata Sawuli, atangira gusaragurika mu nzu ye. Ubwo Dawudi akaba aracuranga inanga ye, nk’uko yabigenzaga mu yindi minsi, naho Sawuli afite icumu rye mu ntoki. Nuko Sawuli akorera icumu rye, yibwira ati «Ngiye kubamba Dawudi ku rukuta!» Maze Dawudi amwizibukira incuro ebyiri. Sawuli yahise atinya Dawudi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli, Uhoraho akaba yaramwitaruye. Sawuli abibonye atyo amwikura iruhande, amugira umugaba w’ingabo igihumbi. Dawudi yatabaranaga na zo kandi bagatabarukana, maze aho ateye hose akahatsinda, kuko Uhoraho yabaga ari kumwe na we. Nuko Sawuli abonye ibyo bikorwa byose kandi bikomeye, aramutinya. Naho Abayisraheli n’Abayuda bose bakomeza gukunda Dawudi, kuko yari umugaba wabo, agatabarana na bo kandi bagatabarukana. Bukeye Sawuli abwira Dawudi, ati «Dore Meraba umukobwa wanjye w’imfura, ni we nzagushyingira, ariko urakomeze kuba intwari ku mirimo yanjye, kandi urwane intambara z’Uhoraho.» Sawuli yaribwiraga ati «Ntazangwaho, ahubwo azicwe n’Abafilisiti.» Dawudi abwira Sawuli ati «Jye naba ndi nde, cyangwa se ubwoko bwa data bwaba ari ubuhe muri Israheli, kugira ngo mbe umukwe w’umwami?» Ariko Meraba umukobwa wa Sawuli, ngo agere igihe cyo kumushyingira Dawudi, arongorwa na Adiriyeli w’i Mehola. Hanyuma ariko, Mikali umukobwa wa Sawuli aza kubenguka Dawudi; babibwiye Sawuli biramushimisha. Ubwo Sawuli yaribwiraga ati «Ngiye kumumushyingira amubere umutego, maze Abafilisiti bazabone uko bamwica.» Kabiri kose Sawuli abwira Dawudi, ati «Uyu munsi uraba umukwe wanjye.» Nuko Sawuli ategeka abagaragu be, ati «Mushyire Dawudi ahiherereye, maze mumubwire muti ’Dore umwami aragushima, ndetse n’abagaragu be bose baragukunda! Wemere ube umukwe w’umwami.’» Abagaragu ba Sawuli babwira Dawudi ayo magambo, maze Dawudi arabasubiza ati «Mbese murahamya ko byoroshye kuba umukwe w’umwami? Jyewe rero ndi umutindi kandi ndasuzuguritse!» Nuko abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawudi yababwiye. Sawuli yongera kubabwira ati «Muzabwire Dawudi muti ’Nta yindi nkwano umwami akeneye, itari ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti, kugira ngo abone uko umuhorera abanzi be.’» Ubwo Sawuli yibwiraga ko Dawudi azicwa n’Abafilisiti. Abagaragu ba Sawuli ngo bamare kubwira Dawudi ayo magambo, yishimira kuba umukwe w’umwami. Ariko igihe cyo kumushyingira kitari cyagera, Dawudi arahaguruka ajyana n’ingabo ze ku rugamba, yica abantu magana abiri mu Bafilisiti. Nuko Dawudi azanira umwami ibinyita byakebwe ku Bafilisiti, babibarira imbere y’umwami, kugira ngo Dawudi abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali. Sawuli amenya neza ko Uhoraho ari kumwe na Dawudi, kandi ko n’inzu yose ya Israheli imukunda. Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawudi, kandi arushaho kumwanga. Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare. Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi. Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye. Naho jyewe nzasohoka njyane na data ku gasozi, hafi y’aho uzaba wihishe. Nzamubwira ibikwerekeyeho, nimenya icyo abitekerezaho nzakikubwira.» Nuko Yonatani ahakirwa Dawudi kuri se, aramubwira ati «Nyagasani, uramenye ntugirire nabi umugaragu wawe Dawudi, kuko atigeze agucumuraho, ahubwo ibikorwa bye by’impangare bikaba byarakugiriye akamaro. Yemeye guhara ubugingo bwe, arwana n’Umufilisiti aramutsinda, Uhoraho yuzuriza muri we igikorwa gikomeye muri Israheli. Ibyo warabyiboneye kandi biragushimisha. Noneni kuki ushaka gucumura, umena amaraso y’umwere Dawudi, ushaka kumwica nta mpamvu?» Sawuli ngo yumve amagambo ya Yonatani, aramurahira ati «Ndahiye Uhoraho ko ntazamwica!» Nuko Yonatani ahamagara Dawudi, amubwira amagambo yose yavuganye na se. Hanyuma amugarura kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko byari bisanzwe. Bukeye, intambara y’Abafilisiti yongera kurota. Dawudi aratabara, arwana na bo, arabahashya bikomeye, maze barahunga. Umwuka mubi uturutse kuri Uhoraho wongera gufata Sawuli, akaba yari yicaye mu nzu ye, afashe icumu mu ntoki, naho Dawudi acuranga inanga ye. Sawuli ashaka kubambisha Dawudi ku rukuta icumu rye, ariko Dawudi araryizibukira, maze ryishinga mu rukuta. Dawudi akiza amagara ye ahita ahunga. Muri iryo joro Sawuli aherako yohereza intumwa kwa Dawudi, kugira ngo bamwubikire, maze nibucya mu gitondo bazamwice. Mikali umugore we arabimenya, maze abwira Dawudi, ati «Nudakiza amagara yawe iri joro, ejo uzapfa.» Mikali ahungisha Dawudi amumanurira mu idirishya, aragenda maze akira atyo. Nuko Mikali afata igishusho cy’ikigirwamana, akirambika ku buriri, ashyira ku musego umwenda w’ubwoya bw’ihene, maze acyorosa umwenda. Sawuli yohereza intumwa ze gufata Dawudi, maze Mikali arazibwira ati «Dawudi ararwaye.» Nuko Sawuli ngo abyumve, yongera gutuma intumwa ze kureba Dawudi, arazibwira ati «Mugende mumuterure mu buriri bwe, maze mumunzanire mwice.» Intumwa ziraza, ngo zirebe mu buriri zihasanga cya gishusho na wa mwenda w’ubwoya bw’ihene ku musego. Nuko Sawuli ararakara, abwira Mikali ati «Ni kuki wanshutse utyo, ugacikisha umwanzi wanjye?» Mikali asubiza Sawuli, ati «Ni we wambwiye ngo ’Ndeka ngende; naho ubundi ndakwica!’» Dawudi yabonye akize, aracika asanga Samweli i Rama. Amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose, nuko bombi bajya gutura i Nayoti. Baza kubwira Sawuli, bati «Dawudi ari i Nayoti h’i Rama.» Nuko Sawuli yoherezayo intumwa gufata Dawudi. Ngo zigereyo, za ntumwa zihasanga itorero ry’abahanuzi bariho bahanura, na Samweli ahagaze imbere yabo. Ubwo umwuka w’Imana uzizamo, na zo ziratwarwa zitangira guhanura. Babibwiye Sawuli, yongera koherezayo izindi ntumwa, na zo ngo zigereyo zirahanura. Sawuli yoherezayo ubwa gatatu izindi ntumwa, ariko na zo zigezeyo biba kwa kundi: ziratwarwa zirahanura. Bukeye, Sawuli ubwe arahaguruka ajya i Rama, ahingukira ku iriba rinini ry’ahitwa i Seku. Ahageze, arabaza ati «Samweli na Dawudi bari hehe?» Baramusubiza bati «Bari i Nayoti h’i Rama.» Sawuli ni ko kujya i Nayoti h’i Rama. Na we, umwuka w’Imana umuzamo, aratwarwa atangira guhanura inzira yose kugera i Nayoti h’i Rama. Agezeyo yiyambura imyambaro ye, maze atangira guhanura imbere ya Samweli. Hanyuma yitura hasi yambaye ubusa, aguma atyo umunsi n’ijoro. Ni yo mpamvu bavuga bati «Mbese Sawuli na we ari mu mubare w’abahanuzi?» Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?» Yonatani aramusubiza ati «Ibyo ntibikavugwe! Nta bwo uteze gupfa. Data nta cyo ashobora gukora atambwiye; ni kuki se data yaba yarampishe ibyo ngibyo? Ndumva bidashoboka!» Dawudi agerekaho indahiro, ati «So azi neza ko turi incuti, bigatuma atekereza, ati ’Yonatani nta cyo akwiye kumenya, kugira ngo atababara.’ Ariko ndagatuma utabaho, nkurahiye Uhoraho ko urupfu rundi bugufi.» Yonatani aramubwira ati «Icyo uzashaka cyose nzagikora.» Dawudi abwira Yonatani, ati «Dore ejo ukwezi kuzaboneka, kandi nagombaga gusangira n’umwami. Ariko reka nigendere, maze nzihishe ku gasozi kuzageza ejobundi nimugoroba. Ubwo so nambura ku meza uzamubwire uti ’Dawudi yanyinginze kugira ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu, kuko uko umwaka utashye batura igitambo cy’umuryango wose.’ Navuga ati ’Ni byiza!’ ubwo bizaba ari amahoro ku mugaragu wawe. Ariko nubona arakaye, uzamenyereho ko yiyemeje kunyica. Nuko rero ntuhemukire umugaragu wawe, wibuke isezerano wagiranye na we mu izina ry’Uhoraho. Kandi niba hari icyo nacumuye, unyiyicire wowe ubwawe. Ni iki gituma ugomba kunjyana imbere ya so?» Yonatani aramubwira ati «Ibyo ntibikavugwe! Nkurahiye nkomeje ko ndamutse menye ko data ashaka kukwica, nabikumenyesha.» Dawudi abaza Yonatani, ati «Ni nde uzamenyesha ko so yagushubije nabi?» Yonatani aramusubiza ati «Ngwino tujye hanze!» Barasohoka bombi bajya ku gasozi. Nuko Yonatani abwira Dawudi, ati «Nkurahiye Uhoraho, Imana ya Israheli, ko ejo cyangwa ejobundi nko kuri iyi saha, nzagerageza kumenya icyo data agutekerezaho. Ninsanga data akuvuga neza, simbikumenyeshe, icyo gihe Uhoraho azabimpore! Nanone kandi ninsanga atekereza kukugirira nabi, na bwo nzabikumenyesha, ngusezerere wigendere mu mahoro. Kandi Uhoraho azakomeze kuba kumwe nawe nk’uko yabanaga na data! Ikindi kandi: uzakomeze umbere indahemuka uko Uhoraho abishaka, mu minsi y’ubugingo bwanjye bwose. N’aho naramuka mfuye, ntuzareke kubera indahemuka inzu yanjye, kabone n’ubwo waba ari umunsi Uhoraho azaba yarimbuye abanzi bawe uko bangana mu nsi hose.» Nuko Yonatani agirana isezerano n’inzu ya Dawudi, ati «Uhoraho azaryibarize Dawudi!» Yonatani yongera kugirana isezerano na Dawudi kubera urukundo amufitiye, kuko yamukundaga nk’uko yikunda. Yonatani aramubwira ati «Ejo ukwezi kuzaboneka, bazamenya ko udahari kuko intebe yawe izaba iriho ubusa. Nugeza ejobundi, uzamanuke wihishe aho wari wihishe wa munsi, maze wicare hafi y’ibuye ry’i Ezeli. Naho jyewe nzarasa imyambi itatu iruhande rw’ibuye, nk’aho ryabaye intego. Hanyuma nzohereza umuhungu mubwire nti ’Genda untoragurire iriya myambi.’ Nimubwira nti ’Imyambi iri hino yawe, yitoragure, maze ugaruke’, uzashyire umutima hamwe; nkurahiye Uhoraho ko nta kibi kizaba kikuriho. Ariko nimbwira uwo muhungu, nti ’Dore imyambi iri hirya yawe kure’, uzahunge kuko Uhoraho azaba yashatse ko ugenda. Naho iri jambo tuvuganye twembi, Uhoraho abe hagati yawe nanjye iteka ryose.» Dawudi rero yihisha ku gasozi. Nuko bukeye ukwezi kuraboneka, umwami ajya ku meza ngo bamuhereze. Umwami yari yicaye ku ntebe ye, yegereye urukuta nk’uko bisanzwe. Yonatani arahagarara, naho Abuneri yicara iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawudi gisigaramo ubusa. Uwo munsi umwami ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiraga ati «Wenda hari icyamugwiririye, cyangwa se birashoboka ko yabonye adatunganye.» Ariko bukeye bw’aho, ukwezi kwaraye kubonetse, Dawudi yongera kubura mu mwanya we. Sawuli abaza umuhungu we Yonatani, ati «Kuki umuhungu wa Yese, ari ejo ari n’uyu munsi, ntamubonye ku meza?» Yonatani asubiza Sawuli, ati «Dawudi yansabye ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu. Yambwiye ati ’Ndakwinginze, reka ngende kuko mu mugi w’iwacu bazatura igitambo, kandi mukuru wanjye akaba yarantegetse kuba mpari. None rero ungiriye ubuntu wareka nkagenda, nkajya kureba abavandimwe banjye.’ Iyo ni yo mpamvu yamubujije kuza hano ku meza y’umwami.» Sawuli ni ko kurakarira Yonatani, aramubwira ati «Mwana w’umugore utagira umutima! Nzi neza ko ubogamiye mu ruhande rw’umuhungu wa Yese, kugira ngo wikoze isoni kandi uzikoze na nyoko! Kuko igihe cyose mwene Yese azaba akiri kuri iyi si, nta bwo uteze gukomera ari wowe ari n’ubwami bwawe. Ubu nonaha, umufate umunzanire, kuko akwiye gupfa nta kindi.» Yonatani asubiza Sawuli, ati «Ni kuki agomba gupfa? Ikibi yakoze ni ikihe?» Nuko Sawuli abangura icumu kugira ngo arimutere. Yonatani amenyeraho ko se yiyemeje kwica Dawudi. Ako kanya Yonatani ahaguruka ku meza n’uburakari bwinshi, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w’imboneko y’ukwezi, abitewe n’agahinda afitiye Dawudi, se yari amaze gutuka. Bukeye mu gitondo, Yonatani arasohoka ajya ku gasozi, uko yari yarasezeranyije Dawudi, ajyana n’umwana w’umuhungu. Nuko abwira uwo muhungu, ati «Irukanka untoragurire imyambi ngiye kurasa.» Umuhungu ariruka, maze Yonatani akarasa umwambi ku buryo awumurenza ukagwa imbere ye kure. Umuhungu ngo agere hafi y’aho umwambi Yonatani yari amaze kurasa uri, Yonatani aramuhamagara maze aramubwira ati «Mbese umwambi nturi imbere yawe kure?» Yonatani akomeza kubwira wa muhungu, ati «Ngaho ihute wihagarara.» Nuko umuhungu atoragura umwambi, aragaruka asanga shebuja. Ariko uwo muhungu ntiyari azi ibyo ari byo, uretse Yonatani na Dawudi bari babiziranyeho. Nuko Yonatani ahereza wa muhungu intwaro ze, maze aramubwira ati «Genda uzijyane mu mugi.» Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora. Yonatani abwira Dawudi, ati «Igendere amahoro! Ubwo twagiranye isezerano mu izina ry’Uhoraho, azakomeze kuba hagati yawe nanjye, azabe no hagati y’urubyaro rwawe n’urwanjye iteka ryose.» Dawudi ashyira nzira arigendera, naho Yonatani agaruka mu mugi. Dawudi agera i Nobu kwa Ahimeleki, umuherezabitambo. Ahimeleki aza kumusanganira adagadwa, maze aramubaza ati «Ni kuki uri wenyine, nta bantu muri kumwe?» Dawudi aramusubiza ati «Umwami yantegetse ko nta muntu n’umwe ugomba kumenya ubutumwa yampaye. Naho abantu banjye, nababwiye aho tuza guhurira.» Dawudi yongera kubaza umuherezabitambo, ati «Mbese nta cyo mufite ngo mungaburire? Nibura mumpe imigati itanu cyangwa ikindi mwaba mufite icyo ari cyo cyose.» Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati «Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya.» Dawudi aramusubiza ati «Ni koko, twabujijwe abagore, nk’uko bisanzwe iyo ngiye ku rugamba; kuri iyo ngingo ni abere rwose. Uru rugendo ni nk’urusanzwe, ariko rushimishije Uhoraho kubera impamvu zarwo.» Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho. Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli. Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.» Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.» Uwo munsi Dawudi afata inzira, ahungira kure ya Sawuli, agera kwa Akishi umwami w’i Gati. Abagaragu ba Akishi baramubwira bati «Uyu se si we Dawudi, umwami w’igihugu? Si we bateyeho imbyino ngo: Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza?» Dawudi azirikanye ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati. Ubwo aherako arisarisha, asimbagurika mu maboko yabo, atangira guharabika inzugi, ari na ko ata inkonda zikamanuka mu bwanwa bwe. Akishi ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murabona neza ko uyu muntu ari umusazi! None ni kuki mumunzaniye? Ese abasazi ni cyo mbuze byatuma munzanira uyu ngo ansaragurike imbere? Ubu se, murabona uyu yakwinjira mu nzu yanjye?» Dawudi ava aho ngaho, ahungira mu buvumo bw’i Adulamu. Abavandimwe be na bene wabo barabimenya, baramanuka bamusangayo. Nuko iruhande rwe hateranira abanyabyago, abanyamyenda n’abarenganywa, bose ababera umutware. Abari kumwe na we bari bageze kuri magana ane. Dawudi yongera kuva aho ngaho ajya i Misipa y’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu, ati «Ndakwinginze ngo wemerere data na mama baze mubane, kugeza igihe nzamenyera icyo Imana izangenera.» Nuko se na nyina abazanira umwami w’i Mowabu babana na we, bamarana igihe cyose Dawudi yari akiri mu buhungiro bwe. Umuhanuzi Gadi aza kubwira Dawudi, ati «Wiguma mu buhungiro bwawe, ahubwo genda, ujye mu gihugu cya Yuda.» Nuko Dawudi arahava, ajya mu ishyamba ry’i Hereti. Nyuma y’aho Sawuli aza kumenya ko Dawudi n’abo bari kumwe babonetse. Ubwo Sawuli akaba yari i Gibeya, yicaye mu nsi y’umunyinya wari mu mpinga, afite icumu rye mu ntoki n’abagaragu be bamukikije. Sawuli abwira abagaragu be bamushagaye, ati «Munyumve neza, Babenyamini mwe! Harya ngo namwe mwese, mwene Yese, azabaha imirima n’imizabibu, azabagire abatware b’ingabo ijana n’ab’ibihumbi, kugira ngo mwese muhuze umugambi wo kungambanira? Igihe umuhungu wanjye anywanye na mwene Yese, nta n’umwe muri mwe wigeze amburira, ibyo bikagaragaza ko mutakinyitayeho. Ubona ngo habure n’umwe umbwira, igihe umuhungu wanjye anteje umugaragu wanjye, kugira ngo antege imitego nk’uko ubu bimeze!» Ubwo Dowegi w’Umunyedomu yari ahagaze hamwe n’abagaragu ba Sawuli, asubiza umwami, ati «Mperutse kubona mwene Yese; yari i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitobi. Nuko Ahimeleki asiganuza Uhoraho ibimwerekeyeho, amuha n’ibyo kurya. Yamuhaye kandi n’inkota ya Goliyati, Umufilisiti.» Umwami abyumvise, ahamagaza Ahimeleki umuherezabitambo, mwene Ahitobi n’umuryango we wose, hamwe n’abaherezabitambo bose b’i Nobu; maze baramwitaba. Bageze ibwami, Sawuli aravuga ati «Ntega amatwi, mwana wa Ahitobi!» Na we arasubiza ati «Karame Nyagasani.» Sawuli aramubaza ati «Ni iki cyatumye muhuza umugambi wo kungambanira, wowe na mwene Yese? Wamuhaye imigati n’inkota, wasiganuje Uhoraho kubera we, kugira ngo ampagurukire kandi antege imitego nk’uko bimeze uyu munsi.» Ahimeleki asubiza umwami, ati «Mbese mu bagaragu bawe bose, hari n’umwe ukwiye kwiringirwa nka Dawudi? Ni umukwe w’umwami, ni we ukurwanaho kandi yubahwa n’urugo rwawe rwose! Ese ugira ngo uwo munsi, ni bwo natangiye gusiganuza Uhoraho kubera we? Ibyo ntibikambeho! Nyabuneka, Mutegetsi wanjye, ibyo ntiwari ukwiye kubihora umugaragu wawe n’umuryango we wose, kuko ari nta cyo yari abiziho na gito.» Umwami aravuga ati «Ahimeleki, urapfa wowe n’umuryango wawe wose!» Umwami aherako abwira abarinzi be, ati «Nimuhindukire mwice abaherezabitambo b’Uhoraho, kuko na bo bashyigikiye Dawudi: bari bazi ko ari mu buhungiro, ntibamenyesha aho ari.» Ariko abagaragu be banga kwica abaherezabitambo b’Uhoraho. Nuko umwami abwira Dowegi, ati «Wowe hindukira, maze wice abo baherezabitambo.» Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi hapfa abantu mirongo inani na batanu, bose bambaye umusanganyagihimba, uboshye muri hariri. Aho i Nobu, umugi w’abaherezabitambo, amarira ku nkota abagabo, abagore, abana bato n’abakiri ku ibere, ndetse n’inka, indogobe n’intama, byose bishirira ku nkota. Nyamara umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitobi witwaga Abiyatari aratoroka, ni ko guhunga asanga Dawudi. Nuko amenyesha Dawudi ko Sawuli yishe abaherezabitambo b’Uhoraho. Dawudi abwira Abiyatari, ati «Urya munsi nari nzi ko Dowegi Umunyedomu ahari, ntekereza ko atazabura kubibwira Sawuli. Ni jyewe watumye urugo rwa so rwose rurimbuka. Gumana nanjye, witinya; kandi nihagira ushaka kugirira nabi ubugingo bwawe, ntazaba aretse n’ubwanjye. Humura rero, nubana nanjye nta cyo uteze kuba.» Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Dore Abafilisiti bateye i Keyila, kandi bariho barasahura ingano ku mbuga.» Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.» Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?» Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.» Dawudi n’ingabo ze baragenda bajya i Keyila, batera Abafilisiti. Babicamo abantu benshi kandi babanyaga n’amatungo yabo. Nuko Dawudi akiza atyo abaturage b’i Keyila. Ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kwa Dawudi i Keyila, yari yahunganye rwa ruhago rw’amabuye y’ubufindo. Bukeye, babwira Sawuli ko Dawudi yinjiye i Keyila. Sawuli aravuga ati «Imana yamungabije kuko yifungiranye, yinjira mu mugi ufungishije inzugi n’ibihindizo.» Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose ngo batere i Keyila, bagote Dawudi n’ingabo ze. Dawudi amenya ko Sawuli yenda kumutera, maze abwira umuherezabitambo Abiyatari, ati «Zana uruhago rw’ubufindo.» Nuko Dawudi arasaba ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, umugaragu wawe yumvise bavuga ko Sawuli agambiriye kuza i Keyila, no gusenya umugi ku mpamvu yanjye. Mbese aho abatware b’Abanyakeyila ntibazamfata bakamungabiza? Ese koko Sawuli azaza nk’uko umugaragu wawe yabyumvise babivuga? Uhoraho, Mana ya Israheli, ndakwinginze ngo uburire umugaragu wawe.» Uhoraho aramusubiza ati «Sawuli azaza.» Dawudi yongera kubaza ati «Aho se abatware b’Abanyakeyila ntibazanshyira ari jyewe, ari n’ingabo zanjye mu biganza bya Sawuli?» Uhoraho aramusubiza ati «Bazabatanga.» Nuko Dawudi n’ingabo ze zigeze kuri magana atandatu bashyira nzira, bava i Keyila bahungira ahandi. Hanyuma baza kubwira Sawuli ko Dawudi yahunze, areka umugambi we wo gutera i Keyila. Dawudi aguma mu bihanamanga no mu misozi y’ubutayu bw’i Zifu. Sawuli yakomeje kumushakashaka ubudahwema, ariko Imana ntiyamumugabiza. Dawudi amenya ko Sawuli yari akimushakashaka hose, kugira ngo amwice. Ubwo yari mu butayu bw’i Zifu, i Horesha. Bukeye, Yonatani mwene Sawuli, arahaguruka ajya kureba Dawudi i Horesha. Aramukomeza mu izina ry’Imana. Aramubwira ati «Humura! Ikiganza cya data Sawuli ntigiteze kugushyikira. Ni wowe uzategeka Israheli, naho jyewe nkazakungiriza, ndetse na data Sawuli arabizi neza.» Nuko bombi bagirana isezerano imbere y’Uhoraho, Dawudi aguma i Horesha, Yonatani asubira iwe. Abantu b’i Zifu barazamuka bajya kwa Sawuli i Gibeya, baramubwira bati «Mbese aho wamenye ko Dawudi yihishe iwacu, mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila, uri mu majyepfo y’amayaga? Nuko rero, Nyagasani, igihe uzashakira uzaze; ni twe ubwacu tuzamushyikiriza mu biganza byawe.» Sawuli aravuga ati «Uhoraho abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe. Nimugende rero, mwongere mwitegereze neza mumenye aho agana, kuko bambwiye ko ari umunyamayeri menshi. Muzarebe ahantu hose yashobora kwihisha, maze muhitegereze; nimumara kuhamenya neza, muzagaruke kumbwira tuzajyana. Kandi niba ari hagati mu gihugu, nzamushakashaka mu mazu yose ya Yuda kugeza ubwo mubonye.» Nuko barahaguruka basubira i Zifu, mbere y’uko Sawuli agerayo. Dawudi n’ingabo ze bari bihishe mu kibaya kiri mu majyepfo y’amayaga, mu butayu bw’i Mawoni. Sawuli n’ingabo ze barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawudi aza kubimenya; aramanuka yihisha mu nsi y’urutare rwo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise, akurikira Dawudi mu butayu bw’i Mawoni. Sawuli yanyuraga mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawudi n’ingabo ze bakanyura mu rindi; ariko Dawudi we yarihutaga cyane kugira ngo ahunge Sawuli. Igihe Sawuli n’ingabo ze bari bugufi yo kugota Dawudi n’abantu be ngo babafate mpiri, intumwa iraza ibwira Sawuli iti «Ngwino banguka, Abafilisiti bateye igihugu!» Sawuli rero arekeraho gukurikira Dawudi, ajya kurwana n’Abafilisiti. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita «Urutare rw’abatandukanye.» Nuko Dawudi ava aho ngaho, arazamuka ajya gutura mu bihanamanga bya Enigadi. Igihe Sawuli avuye kumenesha Abafilisiti, baramubwira bati «Noneho Dawudi ari mu butayu bwa Enigadi.» Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba. Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo. Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti «Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.’» Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli. Ariko nyuma y’ibyo, Dawudi yumva umutima we uradiha, kuko yari akebye agatambaro ku gishura cya Sawuli. Nuko abwira ingabo ze, ati «Uhoraho andinde kugenzereza ntyo uwo yasigishije amavuta y’ubutore. Sinatinyuka kumukozaho n’ikiganza cyanjye, kuko ari uwasizwe w’Uhoraho.» Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye. Hanyuma Dawudi asohoka mu buvumo, ahamagara Sawuli, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye!» Sawuli ngo akebuke inyuma, Dawudi arunama kugeza ku butaka, aramupfukamira. Ni ko kubwira Sawuli, ati «Ni iki gituma wumva amabwire y’abantu, bavuga ko nshaka icyakugirira nabi? Uyu munsi wa none, wiboneye neza ko Uhoraho yakweguriye ibiganza byanjye, igihe wari mu buvumo. Ariko nanze kukwica nakubabariye, kandi ubwo bambwiraga kukwica, navuze nti ’Sinzakoza ikiganza cyanjye ku Mutegetsi wanjye, kuko ari uwasizwe amavuta w’Uhoraho.’ Itegereze, Mubyeyi wanjye! Reba aka gatambaro ko ku gishura cyawe mfite mu ntoki zanjye. Ubwo nashoboye gukeba agatambaro ku gishura cyawe kandi sinkwice, umenyereho ko nta bubi bundimo cyangwa ubwigomeke, kandi ko nta cyo nagucumuyeho. Ahubwo ni wowe umpiga kugira ngo uncuze ubugingo bwanjye. Ari wowe, ari nanjye, Uhoraho ni We uzaducira urubanza, maze Uhoraho azamporere. Naho jye, sinzagukozaho ikiganza cyanjye. (Nk’uko umugani wa kera ubivuga ngo ’Ubugome buganje mu bagome, ariko jye sinzabukozaho ikiganza cyanjye.’) Mbese uwo umwami wa Israheli yiruka inyuma ni nde? Uwo ahiga ni nde? Ariruka inyuma y’imbwa yapfuye cyangwa se ni inyuma y’imbaragasa! Uhoraho aratubere umucamanza, adukiranure, yitegereze maze andengere, andokore ikiganza cyawe!» Dawudi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati «Ese iryo jwi ni iryawe, Dawudi mwana wanjye?» Nuko Sawuli araturika ararira. Hanyuma abwira Dawudi, ati «Urandusha ubutungane kuko wangiriye neza, kandi jye narakugiriye nabi. Ariko wowe uyu munsi wangaragarije ubuntu wangiriye: ubwo Uhoraho yakunyeguriraga, maze ntunyice. Mbese, iyo umuntu ahuye n’umwanzi we, aramureka akigendera mu mahoro? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi. Noneho ndabimenye ko uzaba umwami, kandi ubwami bwa Israheli bukazahora mu biganza byawe. None rero, ndahira Uhoraho ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazazimanganya izina ryanjye mu nzu ya data.» Dawudi aramurahira. Hanyuma Sawuli asubira iwe, naho Dawudi n’ingabo ze basubira mu buhungiro bwabo. Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama. Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani. Hakaba umugabo w’i Mawoni wari umukungu cyane, umutungo we wose ukaba i Karumeli. Yari atunze intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Ubwo yari yaje i Karumeli kogoshesha ubwoya bw’amatungo ye. Uwo mugabo yitwaga Nabali n’umugore we akitwa Abigayila. Uwo mugore yari mwiza kandi akaba umunyabwenge, naho umugabo we akaba umunyamwaga n’umugome; yari uwo mu muryango w’Abakalebu. Dawudi amenyera mu butayu ko Nabali yaje kogoshesha ubwoya bw’intama ze. Ni ko kohereza abagaragu cumi, maze arababwira ati «Muzamuke mujye i Karumeli, muzahasanga Nabali kandi muzamundamukirize. Muzamubwire muti ’Umwaka muhire! Amahoro kuri mwe, ku bawe no ku byo utunze byose! Numvise ko waje kogoshesha ubwoya bw’amatungo yawe, ariko kandi n’abashumba bawe twarabanye, nta nabi twabagiriye, nta n’icyo bajimije igihe cyose bamaze i Karumeli. Ubaze abashumba bawe bazabikubwira. None rero, ndakwinginze ngo abagaragu banjye bakirwe neza iwawe, kuko tuje ari ku munsi mukuru, maze icyo ushobora kubona abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umuhungu wawe Dawudi.’» Abagaragu ba Dawudi bagezeyo, babwira Nabali ubwo butumwa mu izina rya Dawudi, barangije baraceceka. Nabali asubiza abagaragu ba Dawudi, ati «Uwo Dawudi se ni nde? Mwene Yese we se ni nde? Muri iyi minsi hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja. None ubu mfate ku migati yanjye, kuri divayi no ku nyama nateguriye abogoshi banjye, mbihe abantu ntazi n’iyo baturuka!» Nuko abagaragu ba Dawudi barahindukira, baritahira. Bagezeyo, bamutekerereza uko byose byagenze. Dawudi abwira ingabo ze, ati «Buri wese niyambare inkota ye!» Nuko buri muntu yambara inkota ye, Dawudi na we yambara iye. Ingabo zigera ku bantu magana ane zizamukana na Dawudi, naho abandi bantu magana abiri basigara ku bintu byabo. Umwe mu bagaragu aburira Abigayila muka Nabali, ati «Dore Dawudi aho ari mu butayu, aherutse kohereza intumwa ze zizaniye databuja indamutso, maze databuja azibuza uburyo zirigendera. Nyamara abo bantu batugiriye neza, nta nabi yabo tuzi, kandi nta n’icyo twajimije igihe cyose twagendanye na bo, tukiri mu rugishiro. Batubereye ikiramiro igihe cyose twamaranye na bo turagiye intama. None rero, nagira ngo ubimenye kandi utekereze n’icyo uri bukore, kuko bamaze kwiyemeza kurimbura databuja n’urugo rwe rwose. Naho databuja we ndabona ari igipfamutima, nta wagira icyo amubwira.» Nuko Abigayila agira bwangu, afata imigati magana abiri, impago ebyiri z’impu zuzuye divayi, intama eshanu zitetse neza, ingero eshanu z’ingano zikaranze, amaseri ijana y’imizabibu yumye n’utugati magana abiri tw’imbuto z’umutini, abishyira ku ndogobe, maze abwira abagaragu be, ati «Nimugende mbere, nanjye ndaza mbakurikiye.» Ariko ntiyagira icyo abwira Nabali, umugabo we. Uko yakamanukaga mu ibanga ry’umusozi yicaye ku ndogobe, Dawudi n’abantu be na bo bamanuka bamusanga maze bahura na we. Dawudi yaravugaga ati «Nakoreye ubusa, nita ku bintu byose by’uriya mugabo mu butayu, mugirira neza none anyituye inabi. Imana izabihore Dawudi — ariko cyane cyane izabihore abanzi be — niba, burinze gucya, hari ikintu na kimwe musigiye, ndetse habe n’umwe mu bahungu be!» Nuko Abigayila akirabukwa Dawudi, amanuka bwangu ku ndogobe, agwa yubamye imbere ya Dawudi. Agwa ku birenge bye maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, iki cyaha kibe ari jye kibarwaho! Ndakwinginze ngo utege amatwi umuja wawe, wumve ugutakamba kwe. Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ntiwite kuri kiriya gipfamutima Nabali, kuko izina ari ryo muntu: yitwa Gipfamutima, kandi ubupfamutima bwe bwaramukurikiranye. Ariko jyewe umuja wawe, nta bwo nigeze mbona abagaragu umutegetsi wanjye yohereje. Nyamara, mutegetsi wanjye, ndahiye Uhoraho nawe ubwawe, ko ari Uhoraho ubwe wakubujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyawe. Ndetse abanzi bawe n’abandi bose bashaka kugirira nabi umutegetsi wanjye, na bo barakaba nka Nabali! None rero, mutegetsi wanjye, iri turo umuja wawe akuzaniye, urihe abagaragu bawe muri kumwe, kandi ndakwinginze ngo ubabarire umuja wawe icyaha cye. Uhoraho ntazabura kubakira umutegetsi wanjye inzu ihamye, kuko umutegetsi wanjye arwana intambara z’Uhoraho, kandi ikibi ntikikakurangweho iminsi yose y’ubugingo bwawe. Mutegetsi wanjye, abantu baraguhagurukiye, kugira ngo bagucuze ubugingo bwawe, ariko ubugingo bw’umutegetsi wanjye buzaba hamwe n’ubw’abazima iruhande rw’Uhoraho, Imana yawe. Naho ubw’abanzi bawe, Uhoraho azabujugunyisha kure umuhumetso we. Igihe Uhoraho azakuzurizamo ibyiza byose yakuvuzeho, azakugira umutware wa Israheli. Nuko rero, mutegetsi wanjye, wihugana umena amaraso ku busa, cyangwa se ngo uteshuke ushaka kwihorera ubwawe. Maze Uhoraho namara kugororera umutegetsi wanjye, uzibuke umuja wawe.» Dawudi asubiza Abigayila, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yo yakohereje uyu munsi, kugira ngo unsanganire! Nihashimwe ubwenge bwawe kandi nawe ubwawe ubishimirwe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyanjye! Kandi ni ukuri koko, ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli yambujije kukugirira nabi, kuko iyo utaza wihuta kunsanganira, bwari gucya nta gisigaye kwa Nabali, habe n’umwe mu bahungu be.» Nuko Dawudi yakira amaturo Abigayila yamuzaniye, maze aramubwira ati «Ngaho itahire iwawe amahoro! Ibyo wasabye nabyumvise kandi byose ndabikwemereye.» Abigayila agaruka kwa Nabali, asanga mu nzu iwe yatekesheje ibiribwa by’ibirori nk’iby’umwami. Umutima we wari unezerewe kubera ko yari yasinze cyane, bituma Abigayila atagira icyo amubwira kugeza ko bucya. Bukeye mu gitondo, Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye byose. Nuko umutima wa Nabali urahahamuka, maze uhinduka nk’ibuye. Hashize iminsi igera ku icumi, Uhoraho akubita Nabali arapfa. Dawudi aza kumenya ko Nabali yapfuye, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wamburaniye mu bitutsi byose Nabali yantukaga, kandi akabuza umugaragu we kugira nabi, none Uhoraho akaba yituye Nabali inabi ye.» Dawudi atuma kuri Abigayila, kumubaza ko ashobora kumubera umugore. Abagaragu ba Dawudi bajya kwa Abigayila i Karumeli, maze baramubwira bati «Dawudi yakudutumyeho ngo tumukuzanire umubere umugore.» Nuko arahaguruka, yubama ku butaka imbere yabo, maze aravuga ati «Dore umuja wawe yiteguye koza ibirenge by’abagaragu b’umutegetsi wanjye.» Abigayila ahaguruka bwangu ajya ku ndogobe ye, ajyana n’abaja be batanu, akurikira intumwa za Dawudi. Nuko aba umugore we. Ubundi kandi Dawudi yari yaranarongoye Ahinowamu, wakomokaga i Yizireyeli; nuko bombi baba abagore be. Naho Mikali, wahoze ari umugore wa Dawudi, ise Sawuli yari yaramushyingiye Paliti, mwene Layishi, wari utuye i Galimu. Abantu b’i Zifu basanga Sawuli i Gibeya baramubwira bati «Mbese wamenye ko Dawudi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye n’amayaga?» Sawuli aherako arahaguruka, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu b’intwari muri Israheli, bajya gushaka Dawudi mu butayu bw’i Zifu. Nuko Sawuli aca ingando ku musozi wa Hakila, iruhande rw’inzira ahateganye n’amayaga. Dawudi wiberaga mu butayu, abona ko Sawuli yaje mu butayu kumuhiga. Ni ko kohereza intasi, amenya neza ko Sawuli yaje koko. Nuko Dawudi arahaguruka, ajya ku ngando ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo, baherereye: Sawuli yari aryamye hagati mu ngando, naho ingabo ze zimukikije. Dawudi ni ko kubaza Ahimeleki w’Umuhiti na Abishayi mwene Seruya, umuvandimwe wa Yowabu, ati «Ni nde ushaka ko tujyana mu ngando ya Sawuli?» Abishayi aramusubiza ati «Turajyana.» Dawudi na Abishayi baragenda, bagera muri za ngabo nijoro. Sawuli yari aryamye kandi asinziriye hagati yazo, icumu rye rishinze ku butaka hafi y’umusego we. Abuneri n’ingabo ze na bo baryamye bamukikije. Abishayi abwira Dawudi, ati «Uyu munsi, Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.» Nuko Dawudi aramusubiza ati «Sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?» Dawudi aravuga ati «Ndahiye Uhoraho ko ari we ubwe uzamwiyicira igihe cye nikigera, cyangwa se yazajya mu ntambara akayigwamo. Uhoraho azabimpore, nindamuka nkojeje ikiganza ku uwo yiyimikiye! None rero, fata ririya cumu riri ku musego we n’igicuma cy’amazi, maze twigendere.» Dawudi atwara icumu n’igicuma cy’amazi byari ku musego wa Sawuli, maze barigendera. Nta n’umwe wababonye cyangwa ngo abimenye, kuko ntawakangutse. Bose Uhoraho yari yabasinzirije ubuticura. Nuko Dawudi ahita mu rindi banga; aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi, kure y’aho bari bari. Hagati yabo hari intera ndende. Ni ko kwerekeza ijwi aho Abuneri mwene Neri n’ingabo ze baciye ingando, arahamagara ati «Yewe Abuneri we, aho uranyumva?» Abuneri aramusubiza ati «Uri nde, yewe muntu usakuriza umwami?» Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe. Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?» Sawuli amenya ijwi rya Dawudi, aravuga ati «Mbese ni wowe, Dawudi mwana wanjye?» Aramusubiza ati «Ni jyewe, Nyagasani, mutegetsi wanjye.» Dawudi aramubaza ati «Ni mpamvu ki rero, mutegetsi wanjye, yatumye ukurikirana umugaragu wawe? Mbese nakoze iki cyangwa se icyo nagucumuyeho ni ikihe? None rero, Nyagasani, mutegetsi wanjye, ndakwinginze ngo utege amatwi umugaragu wawe. Niba ari Uhoraho wakunteje, niyakire impumuro y’igitambo; ariko niba ari abantu bakunteza, nibavumwe imbere y’Uhoraho, kubera ko banciye kandi bakampeza ku murage w’Uhoraho bambwira ngo ’Genda, ujye gukorera izindi mana.’ Maze rero, Uhoraho ntiyemere ko amaraso yanjye amenerwa kure ye, kuko umwami wa Israheli yazanywe no gushaka ubuzima bwanjye, nk’uko bahiga inkware ku gasozi.» Sawuli aravuga ati «Nacumuye. Garuka, Dawudi mwana wanjye, sinzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wubahirije ubugingo bwanjye. Ni byo koko, nahubutse nk’umusazi kandi nibeshye bikabije.» Dawudi aramusubiza ati «Ngiri icumu ry’umwami, umwe mu bagaragu bawe niyambuke maze aze arijyane. Uhoraho azitura buri wese akurikije ubutungane bwe n’umurava we. Ni we wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye. Ubwoubugingo bwawe bwagize agaciro gakomeye kuri jye, ubwanjye na bwo buzakagire imbere y’Uhoraho, kandi arankize ibyago byose.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Gira amahoro, Dawudi mwana wanjye! Uzakora ibintu bikomeye, kandi ni koko uzabishobora.» Nuko Dawudi arikomereza, naho Sawuli asubira iwe. Hanyuma Dawudi aza kwibwira ati «Ibyo ari byo byose, umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Nta kindi nakora, atari uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Bityo, Sawuli ntazongera kunshaka mu gihugu cyose cya Israheli kandi nzaboneraho kurokoka ikiganza cye.» Dawudi ahera ko aragenda n’abantu magana atandatu bari kumwe na we, anyura kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati. Dawudi n’abantu be batura kwa Akishi, buri wese hamwe n’umuryango we; Dawudi na we akabana n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli. Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka. Dawudi abwira Akishi, ati «Niba ungiriye ubuntu, tegeka ko bankebera igikingi mu cyaro, maze nzabe ariho ntura. Ni iki se cyatuma umugaragu wawe agumya gutura mu murwa w’umwami?» Uwo munsi Akishi amugabira Sikilage. Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu, Sikilage ikiri umugi w’abami ba Yuda. Aho mu gihugu cy’Abafilisiti, Dawudi ahamara umwaka n’amezi ane. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri, ab’i Girizi n’Abamaleki, kuko ari bo bari bahatuye kuva kera, ahateganye na Shuru kugeza ku gihugu cya Misiri. Dawudi yatsembaga abantu mu gihugu cyose, ntiharokoke n’umwe yaba umugabo cyangwa umugore, akanyaga amatungo, amagufi n’amaremare, indogobe, ingamiya n’imyambaro. Iyo yatabarukaga, yasubiraga kwa Akishi. Akishi yamubaza ati «Uyu munsi wateye he?» Dawudi akamusubiza ati «Nateye Negevu ya Yuda», cyangwa «Negevu y’Abayerahimeli», cyangwa ati «Nateye Negevu y’Abakeniti.» Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti. Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.» Muri iyo minsi, Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo batere Israheli. Akishi abwira Dawudi, ati «Urabe uzi ko wowe n’ingabo zawe tugomba kujyana ku rugamba.» Dawudi aramusubiza ati «Ni byiza rwose! Ni na ho uzamenyera icyo jyewe umugaragu wawe nzakora.» Ubwo Akishi abwira Dawudi, ati «Ni byiza; nanjye nzakugira n’umurinzi wanjye bwite iminsi yose.» Icyo gihe rero, Samweli yari yarapfuye, Abayisraheli bose bari baramuririye, baranamuhambye mu mugi we i Rama. Naho Sawuli yari yaraciye ubupfumu n’ibyerekeye gushikisha byose mu gihugu cyose. Abafilisiti ngo bamare gukorana, baca ingando i Shunemu. Nuko Sawuli na we akoranya Abayisraheli bose, baca ingando i Gilibowa. Sawuli abonye ingabo z’Abafilisiti ariheba, akuka umutima cyane. Nuko atakambira Uhoraho, ariko haba mu nzozi, haba mu bufindo, haba se mu buhanuzi, Uhoraho ntiyagira icyo amusubiza. Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire umushitsikazi, kugira ngo njye iwe gushikisha.» Abagaragu be baramusubiza bati «Keretse ahantu hitwa Enidori ni ho hari umushitsikazi.» Nuko Sawuli ahindura imyambaro ye, ariyoberanya maze aragenda, aherekejwe n’abagabo babiri; bagera kwa wa mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati «Ndagusabye ngo ukoreshe ubushobozi bwawe, maze unshikire uwo nza kukubwira.» Umugore aramubaza ati «Mbese nta bwo uzi icyo umwami Sawuli yakoze: ko yatsembye ubushitsi mu gihugu cyose? Ni kuki ushaka kuntega umutego, kugira ngo unyicishe?» Sawuli aramurahira ati «Nkurahiye Uhoraho ko ibi utazabihanirwa.» Umugore aramubaza ati «Uwo ushaka ko ngushikira ni nde?» Sawuli aramusubiza ati «Nshikira Samweli.» Umugore ngo arabukwe Samweli, atera hejuru abaza Sawuli, ati «Ni iki cyatumye umbeshya? Ni wowe Sawuli!» Umwami aramubwira ati «Humura wigira ubwoba! Ariko se ye, icyo ubona ni iki?» Umugore arasubiza ati «Ndabona ikintu gisa n’imana izamuka iva ikuzimu.» Sawuli aramubaza ati «Urabona iyo mana isa ite?» Umugore aramusubiza ati «Ni umusaza uzamuka, yifubitse igishura.» Sawuli amenyeraho ko ari Samweli; aramwunamira, yubika uruhanga ku butaka. Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.» Samweli aramubaza ati «None se niba Uhoraho yarakwitaruye, icyo umbaza ni iki kandi ko wabaye ikirumbo? Uhoraho yakugenjereje uko yigeze kukuntumaho: yakunyaze ubwami, abuha undi ari we Dawudi. Kubera ko utumviye ijwi ry’Uhoraho kandi ntucubye uburakari bwe igihe uteye Amaleki, ni yo mpamvu yakugenjereje atyo uyu munsi. Ndetse ari wowe, ari n’Abayisraheli, mwese Uhoraho azabagabiza ikiganza cy’Abafilisiti. Ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga, naho Israheli, Uhoraho azayigabize ibiganza by’Abafilisiti.» Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye, akuwe umutima n’ibyo Samweli amubwiye. Nta n’imbaraga yari agifite, kuko yari yiriwe ubusa akanaburara. Hanyuma wa mugore asanga Sawuli, abonye ko yazahaye cyane, aramubwira ati «Dore jyewe umuja wawe nakumviye, nemera no guhara amagara yanjye, ariko numvira amategeko yawe. None ndakwinginze, umva ijwi ry’umuja wawe, unyemerere nguhe nibura agace k’umugati urye, bityo ubone agatege ko gutaha.» Sawuli aramuhakanira, ati «Sinshaka kurya.» Ariko abagaragu be hamwe n’uwo mugore baramuhata, arabumvira, arabyuka maze yicara ku ntebe. Uwo mugore yari afite inyana y’umushishe, aherako arayibaga, afata n’ifu maze ayitekamo imigati idasembuye. Nuko agaburira Sawuli n’abagaragu be bararya; barangije barahaguruka, bataha muri iryo joro. Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli. Abatware b’Abafilisiti bagendaga imbere y’ingabo zabo, uko zari zigabanyijwe mu mitwe y’abantu amagana n’ibihumbi, naho Dawudi n’ingabo ze bakabakurikira bari kumwe na Akishi. Abatware b’Abafilisiti baravuga bati «Abo Bahebureyi se kandi bo ni ab’iki?» Akishi arabasubiza ati «Uyu ni we Dawudi, umugaragu wa Sawuli, umwami wa Israheli! Tumaranye imyaka igera kuri ibiri kandi nta kibi namubonyeho kugeza uyu munsi.» Abatware b’Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati «Ohereza uwo mugabo asubire mu gikingi wamukebeye; ntajyane natwe ku rugamba, hato ataduhindukira umugambanyi! Mbese uwo mugabo yashobora ate kongera kunga ubumwe na shebuja, uretse gutera aba bantu bacu akabatsemba? Mbese nta bwo ari we Dawudi babyinaga bikiranya, bati ’Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza’?» Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye. Subirayo rero, maze ugende amahoro; ntugire icyo ukora kidashimishije abatware b’Abafilisiti.» Dawudi abaza Akishi, ati «Ariko se naba narakoze iki? Hari ikibi wabonye ku mugaragu wawe, kuva aho ntangiriye kugukorera kugeza uyu munsi, ku buryo naba ntagikwiriye kujya kurwanya abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye?» Akishi asubiza Dawudi, ati «Ku bwanjye, nzi ko unshimisha nk’umumalayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisiti bavuze bati ’Ntajyane natwe ku rugamba.’ Nuko rero, wowe n’abagaragu ba shobuja mwazanye, mubyuke mu gitondo cya kare maze nibumara gucya mugende.» Dawudi n’ingabo ze babyuka kare, bagira ngo bagende, basubire mu gihugu cy’Abafilisiti. Nuko Abafilisiti barazamuka bajya i Yizireyeli. Nuko Dawudi n’ingabo ze bagera i Sikilage ku munsi wa gatatu, basanga Abamaleki bateye i Negevu n’i Sikilage, bayogoje Sikilage yose kandi uwo mugi bawutwitse. Abamaleki bari batwaye bunyago abagore, abana bato n’abakuru. Ntibari bagize uwo bica, ahubwo bari babajyanye. Dawudi n’ingabo ze ngo bagere mu mugi, basanga Abamaleki bawutwitse, kandi abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo babatwaye bunyago. Dawudi n’abo bari kumwe baraturika bararira, barahogora kugeza ubwo batari bagifite imbaraga zo kurira. Abagore ba Dawudi bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari bafashwe. Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye. Nuko abwira Abiyatari umuherezabitambo, mwene Ahimeleki, ati «Ndakwinginze ngo unzanire uruhago rw’amabuye y’ubufindo.» Abiyatari aruzanira Dawudi. Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.» Dawudi arabakurikira ari kumwe n’ingabo magana atandatu, maze bagera ku mugezi wa Besori. Nuko bahageze, Dawudi akomeza kubakurikira, ari kumwe n’ingabo magana ane gusa, kuko izindi magana abiri zari zananiwe, ntizashobora kwambuka umugezi wa Besori. Baza guhura n’Umunyamisiri ku gasozi, baramufata bamuzanira Dawudi. Bamuha umugati wo kurya n’amazi yo kunywa. Bamuha kandi n’umutsima w’imitini n’amaseri abiri y’umuzabibu wumye. Amaze kurya agarura ubuyanja, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu, atarya kandi atanywa. Nuko Dawudi aramubaza ati «Uri umugaragu wa nde kandi waba uturuka hehe?» Aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’Umunyamisiri, umugaragu w’umwe mu Bamaleki. Hashize iminsi itatu databuja antaye, kuko nari ndwaye. Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.» Dawudi aramubaza ati «Ubu se wanyobora ukangeza kuri abo bantu?» Aramusubiza ati «Banza undahire Imana ko utazanyica, cyangwa utazansubiza mu biganza bya databuja, maze mbone kukuyobora aho abo bantu baherereye.» Nuko uwo mugabo ajyana na Dawudi, basanga Abamaleki bakwiriye igihugu, barya kandi banywa, bakora ibirori byo kwishimira iminyago myinshi bari bavanye mu gihugu cy’Abafilisiti no muri Yuda. Dawudi atangira kubica, kuva mu museso kugera ku mugoroba w’undi munsi. Ntihagira n’umwe ucika ku icumu, uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo barahunga. Dawudi agarura ibyo Abamaleki bari batwaye byose, akiza n’abagore be bombi. Ntihagira n’umwe ubura, haba mu bakuru, cyangwa se mu bahungu n’abakobwa. Mbese icyari cyanyazwe cyose, Dawudi arakigarura. Anyaga amatungo yose, amagufi n’amaremare, maze abashoreye ayo mashyo bakagenda, bavuga bati «Dore umunyago wa Dawudi». Dawudi aza kugera kuri ba bantu magana abiri yari yasize ku mugezi wa Besori, batashoboye gukomeza kumukurikira kubera umunaniro. Abo bantu barahaguruka bajya kumusanganira, we n’abo bari kumwe; Dawudi abageze imbere arabaramutsa. Nuko ab’ibipfamutima n’abagome mu bari kumwe na Dawudi, batera hejuru icyarimwe baravuga bati «Ubwo bariya batajyanye natwe, nta cyo turi bubahe ku minyago twagaruje, uretse abagore babo n’abana babo; babafate bagende!» Ariko Dawudi arababwira ati «Bavandimwe, mwigenza mutyo ku byo Uhoraho yaduhaye, we waturinze kandi akatugabiza abaduteye. Ni nde washobora kubashyigikira muri ibyo? Ari uwagiye ku rugamba, ari n’uwasigaye ku bintu: bose bagomba kugabana bakaringaniza.» Guhera uwo munsi, Dawudi abihindura itegeko n’umuco mwiza bagikurikiza kugeza na n’ubu muri Israheli. Dawudi ageze i Sikilage yoherereza bene wabo, abatware ba Yuda, ku minyago maze arababwira ati «Ngayo amaturo yanyu, avuye ku byanyazwe abanzi b’Uhoraho.» Yoherereza kandi n’ab’i Betuli, ab’i Ramoti y’i Negevu, ab’i Yatiri, ab’i Aroweri; ab’i Sifemoti, ab’i Eshitemowa, ab’i Karumeli, abo mu migi y’Abanyerahameli n’abo mu y’Abakeniti, ab’i Horima, ab’i Borashani, ab’i Eteri, ab’i Heburoni, mbese ab’ahantu hose Dawudi n’ingabo ze bari barabaye. Ubwo Abafilisiti barwanaga n’Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa. Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli. Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, Sawuli ngo abakubite amaso akuka umutima. Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho. Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi. Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi. Abandi Bayisraheli, bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorudani, ngo babone bene wabo bahunze banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga, nuko Abafilisiti baraza bayituramo. Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be batatu ku musozi wa Gilibowa. Sawuli bamuca umutwe bamucuza n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu nsengero zabo no muri rubanda. Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani. Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli. Ab’intwari muri bo bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku nkike y’umugi w’i Betishani, barayizana bayitwikira i Yabeshi. Hanyuma bafata amagufa yabo, maze bayahamba mu nsi y’umunyinya i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi. Sawuli amaze gupfa, ni bwo Dawudi yagarutse amaze gutsinda Abamaleki, amara iminsi ibiri i Sikilage. Ku munsi wa gatatu, haza umuntu aturutse mu ngando kwa Sawuli, imyambaro ye yatanyaguritse, kandi umutwe we wuzuyemo umukungugu. Nuko ngo agere kwa Dawudi amwikubita imbere aramupfukamira. Dawudi aramubaza ati «Uraturuka hehe?» Aramusubiza ati «Nahunze mva mu ngando y’Abayisraheli.» Dawudi aramubaza ati «Byagenze bite? Ngaho mbwira!» Undi aramubwira ati «Imbaga bayitsinze kandi hapfuyemo abantu benshi, ndese na Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye!» Dawudi abaza uwo musore wari uje kumubikira, ati «Wamenye ute ko Sawuli yapfuye, kimwe n’umuhungu we Yonatani?» Nuko uwo musore aramusubiza ati «Nari ndi ku musozi wa Gilibowa, nuko mbona Sawuli yishingikirije icumu rye, kandi amagare y’intambara n’abanyamafarasi bamusatiriye impande zose. Arakebuka maze arambona, ni ko kumpamagara, ndamusubiza nti ’Karame.’ Arambaza ati ’Uri nde?’ Nuko ndamusubiza nti ’Ndi Umumaleki.’ Nuko arambwira ati ’Guma iruhande rwanjye ndabigusabye kandi unyice, kuko merewe nabi n’ubwo ngitera akuka bwose.’ Ni ko kumuguma iruhande maze ndamwica, kuko nari nzi neza ko namara gutsindwa atazaba akibayeho. Nuko mfata ikamba yari afite mu mutwe n’igitare yari yambaye ku kaboko, none mbizaniye umutegetsi wanjye hano.» Dawudi yadukira imyambaro ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. Nuko barababara, bararira kandi basiba kurya kugeza ku mugoroba kubera Sawuli na Yonatani umuhungu we, no kubera umuryango w’Uhoraho wose wa Israheli, kuko bari bamazwe n’inkota. Dawudi abaza wa musore wamubikiye, ati «Uri uwa he?» Aramusubiza ati «Ndi umwana w’Umumaleki w’impunzi.» Dawudi aramubaza ati «Wabitewe n’iki rero, kugira ngo ube utatinye kurambura ikiganza cyawe, ukica uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami?» Nuko Dawudi ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati «Mwegere maze umwice!» Nuko amutsinda aho. Dawudi aravuga ati «Amaraso yawe abe ari wowe ahama, kuko wowe ubwawe wabyihamije uvuga ngo ’Ni jye wishe uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami.’» Nuko Dawudi atera iyi ndirimbo y’amaganya, kubera urupfu rwa Sawuli n’umuhungu we Yonatani. (Iyo «Ndirimbo y’Umuheto» yanditswe mu «Gitabo cy’Intungane», kugira ngo bajye bayigisha Abayuda.) Aravuga ati «Yewe Israheli we, mbese icyubahiro cyawe cyaguye mu mpinga y’imisozi? Ab’intwari baraguye! Ntimubitangaze muri Gati, ntimubyamamaze mu mayira ya Ashikeloni, hato abakobwa b’Abafilisiti batanezerwa, n’abakobwa b’abatagenywe bagasabagizwa n’ibyishimo! Misozi y’i Gilibowa, ntimugatonyangweho n’ikime cyangwa imvura, ntimukagire ukundi imirima irumbuka, kuko ari ho ingabo y’intwari yahindaniye! Ingabo ya Sawuli ntiyigeze isigwa amavuta, uretse amaraso y’abishwe n’ibinure by’intwari; umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga, n’inkota ya Sawuli ntitahe ubusa. Sawuli na Yonatani abakundwaga cyane, abatatandukanaga mu buzima no mu rupfu, abatebukaga kurusha kagoma; abanyembaraga kurusha intare! Bakobwa ba Israheli, nimuririre Sawuli, wabambikaga imihemba n’imirimbo y’amoko yose, wabahaga kandi imitako ya zahabu mugeretse ku myambaro yanyu. Intwari zaguye ku rugamba, Yonatani yiciwe mu mpinga y’imisozi! Mbega umubabaro ngufitiye, Yonatani muvandimwe! Nagukundaga byahebuje! Ubucuti bwawe bwambereye akataraboneka, bwasumbyaga ubwiza urukundo rw’abagore. Intwari zaraguye! Ingenzi ku rugamba zarashize!» Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.» Dawudi arazamuka n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli. Dawudi azamukana kandi n’abari kumwe na we, buri muntu n’umuryango we, nuko batura i Heburoni no mu midugudu yayo. Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.» Nuko Dawudi yohereza intumwa kuri abo bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi maze arababwira ati «Uhoraho abahe umugisha, mwebwe mwese abakoreye Sawuli umutegetsi wanyu icyo gikorwa cy’ubudahemuka, maze mukamuhamba. None rero, Uhoraho abagirire impuhwe n’umurava. Nanjye kandi, nzabagirira ubuntu nk’ubwo, kubera ko mwagenjeje mutyo. Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.» Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu. Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose. Ishibosheti mwene Sawuli yari afite imyaka mirongo ine, ubwo yabaga umwami wa Israheli kandi amara imyaka ibiri ku ngoma. Ariko inzu ya Yuda yo ikayoboka Dawudi. Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda. Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu berekeza i Gibewoni. Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi. Abuneri abwira Yowabu, ati «Ndagusabye ngo abasore bahaguruke, maze barwanire imbere yacu!» Yowabu aramusubiza ati «Ngaho nibahaguruke!» Barahaguruka maze barababarura: cumi na babiri bo kwa Benyamini na Ishibosheti mwene Sawuli, na cumi na babiri bo mu bagaragu ba Dawudi. Buri muntu asumirana n’uwo bashyamiranye, amusogota inkota mu mbavu, nuko bose bacurangukira icyarimwe. Kubera iyo mpamvu aho hantu bahise «Umurima w’imbavu»; ukaba uri i Gibewoni. Uwo munsi intambara irakara cyane, maze Abuneri n’Abayisraheli batsindwa n’abagaragu ba Dawudi. Aho kandi hakaba abahungu batatu ba Seruya, ari bo Yowabu, Abishayi na Asaheli. Uwo Asaheli akagira akarenge kabuhiriye, boshye ingeragere yo mu gasozi. Nuko Asaheli akurikirana Abuneri, ubudakebuka iburyo cyangwa ibumoso. Abuneri arahindukira aramubaza ati «Asaheli, mbese ni wowe?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe.» Abuneri aramubwira ati «Gana iburyo cyangwa ibumoso, ufate umwe mu basore banjye, maze ibyo umucuje ubitware.» Ariko we yanga kumuvirira. Abuneri yongera kubwira Asaheli, ati «Sigaho, rekera aho kunkurikirana! Cyangwa se ngombe kugutsinda aha ngaha? Ariko se ubwo nazarebana nte na mukuru wawe Yowabu?» Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara. Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uri mu burasirazuba bwa Giya, ku nzira igana mu butayu bw’i Gibewoni. Ababenyamini barakorana bakikije Abuneri, biremamo itsinda rimwe, maze bahagarara mu mpinga y’umusozi, Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati «Mbese inkota izakomeza ubudatuza kubaga abantu? Ntuzi se ko amaherezo ibyo bizarangira mu mubabaro? Uzabwira ryari abantu bawe kureka gukurikirana abavandimwe babo?» Yowabu aramusubiza ati «Ndahiye Imana ko iyo utajya kuba ubivuze, abantu batari kurorera gukurikirana abavandimwe babo, kugeza ko bucya.» Nuko Yowabu avuza ihembe; abantu bose barahagarara, barekera aho gukurikirana Israheli, kandi ntibongera kurwana ukundi. Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, banyura muri Araba, bambuka Yorudani, berekeza i Betironi maze bagera i Mahanayimu. Ubwo Yowabu areka gukurikira Abuneri, akoranyiriza hamwe imbaga yose. Ahamagaye, mu bagaragu ba Dawudi haburamo abantu cumi n’icyenda na Asaheli. Abagaragu ba Dawudi bo bari bishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri. Nuko baterura Asaheli, bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni. Ubwo inzu ya Sawuli n’iya Dawudi zirwana intambara y’urudaca. Dawudi akarushaho gukomera, naho inzu ya Sawuli ntihweme gucika intege. I Heburoni, Dawudi ahabyarira abahungu. Uw’imfura yitwaga Aminoni, yabyaranye na Ahinowamu w’Umunyeyizireyeli; uw’ubuheta akaba Kileyabi, wa Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu, umuhungu wa Maka mwene Talimayi, umwami wa Geshuri; uwa kane ni Adoniya, umuhungu wa Hagita; uwa gatanu ni Shefatiya, umuhungu wa Abitali; uwa gatandatu ni Yitereyamu, wa Egala muka Dawudi. Abo ni bo bahungu ba Dawudi yabyariye i Heburoni. Igihe cy’intambara y’inzu ya Sawuli n’iya Dawudi, Abuneri we yakomezaga kwibonamo umuntu ukomeye kwa Sawuli. Sawuli yari yarahoranye inshoreke yitwaga Risipa, umukobwa wa Aya. Ishibosheti abaza Abuneri, ati «Ni kuki watashye ku nshoreke ya data?» Nuko Abuneri arakazwa cyane n’ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati «Mbese ndi imbwa y’Umuyuda? Kugeza ubu nagiriye neza inzu ya so Sawuli, abavandimwe be n’incuti ze, sinagutereranye ngo ugwe mu biganza bya Dawudi, none ushatse kumpamya icyaha n’uyu mugore! Kuva ubu rero Imana irankoreshe uko ishaka, nindakorera Dawudi ibyo Uhoraho yamurahiye: kuvana ubwami mu nzu ya Sawuli no gushinga ingoma ya Dawudi kuri Israheli no kuri Yuda, uhereye i Dani, ukageza i Berisheba.» Ishibosheti ntiyagira icyo asubiza Abuneri, kuko yari amuteye ubwoba. Abuneri yohereza intumwa kwa Dawudi mu izina rye, avuga ati «Mbese iki gihugu ni icya nde?» Arongera kandi ati «Tugirane isezerano, maze nzagufashe kwigarurira Israheli yose.» Dawudi aramusubiza ati «Ibyo ni byo! Ngiye kugirana nawe isezerano, ariko icyo ngusaba ni kimwe: ntuzantunguke imbere, utabanje kunzanira Mikali umukobwa wa Sawuli, ubwo uzaza kunyiyereka.» Ubwo Dawudi yohereza intumwa kwa Ishibosheti mwene Sawuli, aramubwira ati «Nyoherereza umugore wanjye Mikali, nakoye ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti.» Nuko Ishibosheti yohereza abamuvana iw’umugabo we Palitiyeli mwene Layishi. Umugabo aramuherekeza kugera i Bahurimu, yari amukurikiye arira. Ariko Abuneri aramubwira ati «Genda subira imuhira!» Nuko asubirayo. Bukeye, Abuneri aganira n’abakuru b’imiryango ya Israheli, arababwira ati «Hashize igihe kirekire mushaka ko Dawudi ababera umwami. None igihe kirageze. Koko rero, dore ibyo Uhoraho yavuze kuri Dawudi: ’Ku bw’ikiganza cya Dawudi umugaragu wanjye, nzarokora umuryango wanjye Israheli ikiganza cy’Abafilisiti nyirokore n’ikiganza cy’abanzi bayo bose.’» Ibyo byose Abuneri abibwira n’Ababenyamini. Hanyuma ajya i Heburoni kubwira Dawudi ibyashimishije Israheli yose, n’inzu yose ya Benyamini ikabyemera. Nuko Abuneri n’abantu makumyabiri bamuherekeje, ajya kureba Dawudi i Heburoni. Dawudi azimanira Abuneri na bagenzi be. Abuneri abwira Dawudi, ati «Ngiye gukoranyiriza Israheli yose imbere y’umwami, umutegetsi wanjye. Bazagirana nawe isezerano, maze utegeke aho wifuza hose.» Dawudi areka Abuneri, yigendera mu mahoro. Ariko abagaragu ba Dawudi na Yowabu baza gutahuka bavuye mu ntambara, bazanye iminyago myinshi cyane. Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawudi, kuko yari yamuretse akagenda mu mahoro. Igihe Yowabu n’ingabo ze bageze aho, baza kubwira Yowabu, bati «Abuneri mwene Neri yaje ibwami, maze umwami aramwihorera, yigendera mu mahoro.» Yowabu asanga umwami maze aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki? Dore Abuneri yaje iwawe! Ni kuki wamurekuye akagenda? Uramuzi Abuneri mwene Neri: yazanywe no kukwinja, kugira ngo amenye itabara n’itabaruka ryawe, no kugira ngo amenye ibyo ukora byose.» Yowabu ngo asohoke kwa Dawudi, yohereza intumwa gukurikira Abuneri; bamugarurira ku iriba rya Sira, ariko Dawudi atabimenye. Abuneri akigera i Heburoni, Yowabu amujyana imbere mu rugo ahiherereye, mbese nk’ugiye kuganira na we bitonze. Bahageze, amutikura mu nda aramwica, kugira ngo ahorere amaraso ya murumuna we Asaheli. Hanyuma Dawudi ngo abyumve aravuga ati «Jye n’ubwami bwanjye iteka ryose mu maso y’Uhoraho, turi abere b’amaraso ya Abuneri mwene Neri. Ahubwo azahame Yowabu n’umuryango we wose! Ntihazagire ubwo habura mu nzu ya Yowabu, abantu bafatwa n’ibisebe bininda amaraso, ibibembe, abanyantege nke, abicwa n’inkota cyangwa ababura ibyo kurya!» Abuneri yari yarishe Asaheli murumuna wabo mu ntambara y’i Gibewoni, ari na cyo cyatumye Yowabu na Abishayi umuvandimwe we bamwica. Dawudi abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose, ati «Nimushishimure imyambaro yanyu, mukenyere ibigunira maze muririre Abuneri.» Nuko Dawudi aherekeza ikiriba cye. Abuneri bamuhamba i Heburoni. Umwami aririra hejuru y’imva ya Abuneri, maze n’imbaga yose isesa amarira. Hanyuma umwami agira amaganya kubera Abuneri, maze aravuga ati «Mbese Abuneri we, wari ukwiye gupfa urw’umugome? Amaboko yawe nta bwo yari aboshye, ibirenge byawe ntibyari mu minyururu. Nk’uko umuntu agwa imbere y’abagome, nawe ni ko waguye!» Nuko imbaga yose yongera kumuririra. Hanyuma imbaga yose ihatira Dawudi kugira icyo arya butarira. Ariko Dawudi arabarahira, ati «Imana inkorere icyo ishaka cyose, niba ndiye ku mugati cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, mbere y’uko izuba rirenga!» Imbaga yose irabimenya kandi irabyishimira; ndetse n’ibyo umwami yakoraga byose, ni ko byemerwaga na bose. Uwo munsi, imbaga yose na Israheli yose bumviraho ko ukwicwa kwa Abuneri mwene Neri atari igikorwa cy’umwami. Nuko umwami abwira abagaragu be, ati «Ntimuzi se ko uyu munsi muri Israheli hapfuye umutware, umuntu ukomeye? Uyu munsi nanjye nacitse intege n’ubwo nasizwe amavuta y’ubwami; kandi bariya bahungu ba Seruya bandusha gukaza umurego mu kumena amaraso. Ariko Uhoraho yitura umugiranabi, akurikije ububi bwe!» Bukeye, Ishibosheti mwene Sawuli ngo yumve ko Abuneri yiciwe i Heburoni, acika intege na Israheli yose ikuka umutima. Kwa mwene Sawuli hakaba abagabo babiri b’abatware b’udutsiko; umwe yitwaga Bahana, undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Beyeroti, bakaba Ababenyamini, kuko Beyeroti na yo yarebwagaho kuba umwe mu migi ya Benyamini. Abantu b’i Beyeroti bari barahungiye i Gitayimu, maze bigumirayo kugeza na n’ubu. Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti. Bukeye, ba bahungu ba Rimoni w’i Beyeroti, ari bo Rekabu na Bahana, baragenda bagera kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu. Naho we akaba araryamye aruhuka saa sita. Umugore w’umunyarugi wajonjoraga ingano na we yarahunyizaga maze arasinzira. Rekabu n’umuvandimwe we binjira bwombo mu nzu aho Ishibosheti yari aryamye mu cyumba. Nuko baramwica maze bamuca umutwe. Hanyuma batwara umutwe we, bagenda ijoro ryose banyuze Araba. Nuko uwo mutwe wa Ishibosheti bawuzanira Dawudi i Heburoni, babwira umwami bati «Dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi wawe wahoraga agenza ubuzima bwawe. Uyu munsi, uhoraho yahaye umwami, umutegetsi wanjye, kwihorera kuri Sawuli n’urubyaro rwe.» Dawudi asubiza Rekabu na Bahana umuvandimwe we, bene Rimoni w’i Beyeroti, ati «Ndahiye Uhoraho, wankijije abashakaga kunyica bose! Umuntu waje kumbikira ngo ’Sawuli yapfuye’, na we yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Ariko naramufashe mwicira i Sikilage. Icyo ni cyo gihembo namuhembeye inkuru nziza ye! None se mu by’ukuri, nk’aba bagome biciye intungane mu nzu ye, ku buriri bwe, singomba se nonaha kubaryoza amaraso ye akiri ku biganza byanyu, nkabavana ku isi?» Maze Dawudi ategeka abasore be barabica. Babaca ibiganza n’ibirenge, babibamba hafi y’ikidendezi cy’i Heburoni. Naho umutwe wa Ishibosheti bawuhamba mu mva ya Abuneri, i Heburoni. Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’» Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose. Ubwo Dawudi abaye umwami, yari afite imyaka mirongo itatu; amara imyaka mirongo ine ku ngoma. Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu. Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!» Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni, gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’ Kuri uwo munsi Dawudi yari yavuze ati «Ushaka gutsinda Abayebuzi, ni ngombwa ko anyura ku mugezi... Naho abo bacumbagurika n’impumyi, bo banteye iseseme!» (Ni yo mpamvu banavuze bati «Impumyi n’abacumbagira, ntibazinjira mu Ngoro y’Uhoraho.») Dawudi aba muri icyo kigo; acyita ’Umurwa wa Dawudi.’ Hanyuma yubakisha impande zose urukuta ruwukikije, uhereye i Milo ukageza imbere yawo. Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we. Bukeye, Hiramu umwami w’i Tiri, yohereza intumwa kuri Dawudi, n’ibiti by’amasederi, ababaji b’ibiti n’ab’amabuye yo kubaka inkuta, maze bubakira Dawudi ingoro. Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami wa Israheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe kubera Israheli, umuryango we. Aho yimukiye i Heburoni, Dawudi yakomeje gufata inshoreke n’abandi bagore i Yeruzalemu, nuko yongera kubyara abahungu n’abakobwa. Dore amazina y’abo yabyariye i Yeruzalemu: Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni, Yibuhari, Elishuwa, Nefegi, Yafiya, Elishama, Eliyada na Elifeleti. Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta, kugira ngo abe umwami wa Israheli. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya guhiga Dawudi. Dawudi na we arabimenya, maze aramanuka ajya mu buhungiro. Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.» Nuko Dawudi ajya i Behali‐Perasimu arabatsinda, maze aravuga ati «Uhoraho yaciye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’icyahombowe n’amazi.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’ Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho, Dawudi n’ingabo ze barayatwara. Na none, Abafilisiti bongera kuzamuka, maze badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. Dawudi abaza Uhoraho, ni ko kumusubiza ati «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba. Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Uhoraho araba ari bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.» Dawudi abigenza uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza mu mwinjiro wa Gezeri. Dawudi yongera gukoranyiriza hamwe ingabo ibihumbi mirongo itatu z’ingenzi muri Israheli. Ubwo Dawudi aherako arahaguruka n’abari kumwe na we bose, aramanuka ajya i Bahala muri Yuda, kugira ngo bazamukane Ubushyinguro bw’Imana, ari na bwo bavugiyeho Izina ry’Uhoraho Umugaba w’ingabo, utetse ku Bakerubimu. Nuko bashyira Ubushyinguro bw’Imana ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu yari mu mpinga y’umusozi. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare rishya. Uza yagendaga iruhande rw’Ubushyinguro bw’Imana, naho Ahiyo akabugenda imbere. Dawudi n’umuryango wose wa Israheli bagendaga biyereka imbere y’Uhoraho, bacuranga mu majwi menshi y’inanga, imiduri, iningiri, ingoma n’ibinyuguri. Bageze ku mbuga y’i Nakoni, Uza arambura ukuboko kwe akwerekeje ku Bushyinguro bw’Imana araburamira, kuko ibimasa byakururaga igare byari bitsikiye. Ubwo Uhoraho arakarira Uza, maze Imana imutsinda aho kubera icyo cyaha cye. Apfira aho bugufi y’Ubushyinguro bw’Imana. Dawudi arababara, kubera ko Uhoraho yari abaciyemo icyuho, yica Uza. Na n’ubu aho hantu hitwa ’Peresi‐Uza’, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza.’ Uwo munsi Dawudi atinya Uhoraho, maze aravuga ati «Ubundi Ubushyinguro bw’Uhoraho bwashoboraga bute kuza iwanjye?» Dawudi rero yanga kujyana Ubushyinguro bw’Imana iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abugarura mu rugo rwa Obedi‐Edomu w’Umugiti. Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara kwa Obedi‐Edomu w’Umugiti amezi atatu, nuko Uhoraho aha umugisha Obedi‐Edomu n’urugo rwe rwose. Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi‐Edomu n’ibyo atunze byose kubera Ubushyinguro bw’Imana.» Dawudi rero ni ko kugenda, avana Ubushyinguro bw’Imana mu rugo rwa Obedi‐Edomu, maze abujyana mu Murwa wa Dawudi bishimye cyane. Nuko abahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho ngo bamare gutera intambwe esheshatu, Dawudi atura ikimasa n’inyana y’umushishe ho igitambo. Ubwo ni ko Dawudi yiyerekaga imbere y’Uhoraho n’imbaraga ze zose, kandi yari akenyeye n’agatambaro kaboshye muri hariri. Dawudi n’umuryango wa Israheli bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho, bavuza urwamo rw’ibyishimo n’amakondera. Nuko Ubushyinguro bw’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye. Binjiza Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye. Maze Dawudi atura ibitambo bitwikwa imbere y’Uhoraho, n’ibitambo by’ubuhoro. Igihe Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha umuryango w’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Hanyuma agaburira umuryango wose; imbaga yose ya Israheli, abagabo n’abagore, aha buri wese akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’imizabibu yumye, maze imbaga yose irataha, umwe iwe undi iwe. Dawudi na we arataha, kugira ngo ahe umugisha urugo rwe. Mikali, umukobwa wa Sawuli, asohoka asanganiye Dawudi, aramubwira ati «Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Israheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro!» Nuko Dawudi asubiza Mikali, ati «Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije, akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Israheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho! Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga, nziyubahisha.» Nuko Mikali, umukobwa wa Sawuli, ntiyongera kubyara kugeza gupfa. Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.» Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo: «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye. Ese mu gihe cyose nagendanaga n’Abayisraheli, hari ijambo na rimwe nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye Israheli, nti: Kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi? None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Uwo ni we uzubakira Inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Nakora nabi nzamukosora, muhanishe inkoni nk’abantu, kandi mukubite izitamwica. Ariko imbabazi zanjye ntizizamuvaho, nk’uko nazivanye kuri Sawuli nakuye imbere yawe. Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’» Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose. Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha? None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho? Ese, aho Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe, Nyagasani Uhoraho? Ukurikije umugambi w’umutima wawe wangiriye ubu buntu bungana butya, bwo kumenyesha ibyo byose umugaragu wawe. Koko uri intagereranywa, Nyagasani Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose! Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukirukana imbere yawo amahanga menshi hamwe n’imana zayo? Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ube iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yabo. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye. Izina ryawe nirikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo ni Imana ya Israheli!’ Nuko inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe. Kuko ari wowe ubwawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho. Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana; amagambo yawe akaba ukuri, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe. Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.» Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti maze arabacogoza, abanyaga n’ubutegetsi bwabo. Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati. Nuko Dawudi amutwara abantu igihumbi na magana arindwi mu ngabo zigendera ku mafarasi, n’ibihumbi makumyabiri mu zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, ariko asigaza amafarasi ijana. Bukeye, Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba. Ariko Dawudi yicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose. Dawudi afata ingabo za zahabu, abagaragu ba Hadadezeri bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu. Naho mu migi ya Hadadezeri, Tebahi na Berotayi, umwami Dawudi ahanyaga imiringa myinshi. Towu, umwami w’i Hamati yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri. Towu aherako yohereza umuhungu we Yoramu kumuramutsa, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Yoramu amushyira ibintu byiza bya feza, zahabu n’umuringa. Na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, hamwe n’ifeza na zahabu yari yaramutuye, abikuye mu mahanga yose yatsinze: ibya Aramu, ibya Mowabu, ibya bene Hamoni, iby’Abafilisiti n’iby’Abamaleki, kimwe n’iminyago yanyaze Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba. Nuko Dawudi aba ikirangirire, ubwo yari atabarutse avuye gutsinda Abaramu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu. Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose. Dawudi ategeka Israheli yose, agashyiraho amategeko kandi agacira imanza umuryango wose. Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami; Sadoki mwene Ahitubi na Ahimeleki mwene Abiyatari, bari abaherezabitambo; naho Seraya akaba umwanditsi; Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti, n’abahungu ba Dawudi bari abaherezabitambo. Nuko bukeye, Dawudi arabaza ati «Mbese hari uwaba yararokotse wo mu nzu ya Sawuli, ngo mubere indahemuka kubera Yonatani?» Mu nzu ya Sawuli hari umugaragu witwaga Siba, baramuhamagaza aza kwa Dawudi. Umwami aramubaza ati «Ni wowe Siba?» Na we arasubiza ati «Ni jye, umugaragu wawe.» Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.» Umwami aramubaza ati «Aba hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Aba kwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.» Umwami aherako amwohereza kumushaka kwa Makiri mwene Amiyeli, i Lodebari. Nuko Mefibosheti mwene Yonatani, umuhungu wa Sawuli, agera kwa Dawudi. Ahageze, agwa yubamye ku butaka, aramupfukamira. Dawudi aramuhamagara ati «Mefibosheti!» Undi ati «Karame! Umugaragu wawe ndi hano!» Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.» Mefibosheti arapfukama, aravuga ati «Umugaragu wawe yaba ari nde kugira ngo umwiteho, kandi jyewe ndi nk’imbwa yapfuye!» Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati «Ibyari ibya Sawuli n’inzu ye byose, mbigabiye umuhungu wa shobuja. Naho wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzamukorera, muhinge imirima ye, muzanire ibyo kurya umuhungu wa shobuja. Kandi Mefibosheti mwene shobuja, azajya arira ku meza yanjye iminsi yose.» Ubwo Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri. Nuko Siba abwira umwami ati «Umugaragu wawe azakora uko umwami, umutegetsi wanjye, abitegetse umugaragu we.» Mefibosheti rero yariraga ku meza y’umwami nk’umwe mu bahungu b’umwami. Mefibosheti na we yari afite umwana w’umuhungu witwa Mika. Kandi n’abari mu rugo rwa Siba bose, bari abagaragu ba Mefibosheti. Mefibosheti yari atuye i Yeruzalemu, kuko yasangiraga iteka n’umwami. Yaracumbagiraga kuko yari yararemaye amaguru yombi. Nyuma y’ibyo, umwami w’Abahamoni aza gupfa, maze umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma. Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza abagaragu be kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni. Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi se ko yohereje abagaragu be kwitegereza umugi, kuwutata no kuwutsemba?» Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa igice, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera. Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.» Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri. Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara. Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho Abaramu b’i Soba n’ab’i Rehobu, abantu b’i Tobu n’ab’i Maka, bo bari ukwabo mu gasozi. Yowabu abona ko yagombaga guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu. Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni. Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara. Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.» Nuko Yowabu n’inteko ye basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga. Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu. Abaramu babonye ko Israheli ibatsinze, bakoranira hamwe bose. Bukeye, Hadadezeri yohereza intumwa ku Baramu bose bo hakurya y’Uruzi. Baraza bagera i Helamu; Shobaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri, abarangaje imbere. Nuko babibwira Dawudi, na we akoranya Israheli yose, bambuka Yorudani, bagera i Helamu. Abaramu bambikana na Dawudi bararwana. Ariko Abaramu baza guhunga Israheli, Dawudi abicamo abanyamagare magana arindwi, n’ibihumbi mirongo ine by’abanyamafarasi. Asogota na Shobaki, umugaba w’ingabo z’Abaramu, amutsinda aho. Nuko abami bose, abagaragu ba Hadadezeri, babonye ko batsinzwe na Israheli baracogora, bayoboka Israheli, barayikorera. Kandi Abaramu batinya kugaruka gutabara Abahamoni. Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje. Dawudi rero atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we, maze baramubwira bati «Si Betsabe, umukobwa wa Eliyamu, muka Uriya w’Umuhiti?» Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Ubwo kandi uwo mugore yari arangije kwisukura ukujya mu mugongo; nuko asubira iwe. Umugore arasama, maze atuma kuri Dawudi kubimumenyesha, ati «Ndatwite!» Dawudi aherako atuma kuri Yowabu, ati «Nyoherereza Uriya w’Umuhiti.» Yowabu rero yohereza Uriya kwa Dawudi. Uriya ngo agereyo, Dawudi amubaza amakuru ya Yowabu, ay’ingabo n’ay’intambara. Hanyuma abwira Uriya, ati «Manuka ujye iwawe, maze woge ibirenge.» Uriya asohoka ibwami akurikiwe n’izimano yohererejwe n’umwami. Ariko Uriya yiryamira ku rurembo rw’ibwami hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe. Babimenyesha Dawudi, bati «Uriya ntiyamanutse ngo ajye iwe.» Nuko Dawudi abaza Uriya, ati «Mbese ntiwari uvuye mu rugendo? Ni kuki utamanutse ngo ujye iwawe?» Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.» Dawudi abwira Uriya, ati «Wongere usibire uyu munsi, maze ejo nzakohereze.» Uriya rero asibira aho i Yeruzalemu uwo munsi na bukeye bwawo. Dawudi aramutumira ngo arire kandi anywere imbere ye, nuko aramusindisha. Nimugoroba, Uriya arasohoka ajya kuryama ku buriri bwe, hamwe n’abagaragu ba shebuja, ariko ntiyamanuka ngo ajye iwe. Bukeye mu gitondo, Dawudi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza rujyanywe na Uriya. Yari yanditse muri urwo rwandiko ati «Uriya mumushyire imbere aho urugamba rukaze, hanyuma mwisubirire inyuma, bamutere maze apfe.» Nuko Yowabu wari wagose umugi, ashyira Uriya ahantu yari azi ko hari abantu b’intwari. Abantu bo mu mugi barasohoka, barwana na Yowabu. Benshi muri rubanda no mu bagaragu ba Dawudi barahagwa, Uriya w’Umuhiti na we arapfa. Yowabu atuma kuri Dawudi kumumenyesha ibyabaye byose muri iyo ntambara. Ategeka iyo ntumwa, ati «Igihe uzaba umaze kumenyesha umwami iby’intambara byose, ukabona arakaye, akakubaza ati ’Ni iki cyatumye musatira cyane umugi kugira ngo murwane? Ntimwari muzi se ko barasira hejuru y’inkike? Ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubehali? Nta bwo ari umugore wamuteye ingasire, ari hejuru y’inkike y’umugi agapfa atyo aguye i Tebesi? Ni kuki mwasatiriye cyane inkike?’ uzamusubize uti ’Umugaragu wawe Uriya na we yapfuye.’» Intumwa irahaguruka ijya kwa Dawudi kumumenyesha ibyo Yowabu yari ayitumye byose. Iyo ntumwa ibwira Dawudi, iti «Abo bantu baturushaga amaboko; barasohoka badutera ku gasozi, ariko turabatsura tubageza ku marembo y’umugi. Nuko abanyamiheto barasira abagaragu bawe hejuru y’inkike y’umugi, hapfa abantu benshi mu bagaragu b’umwami, ndetse n’umugaragu wawe Uriya w’Umuhiti na we yarapfuye.» Dawudi abwira iyo ntumwa, ati «Ubwire Yowabu uti ’Ibyo ntibikubabaze. Inkota yica ku buryo bwinshi. Gusa, komeza gukaza umurego wawe ku mugi, maze uwurimbure.’ Numubwira utyo, uzaba umukomeje.» Muka Uriya ngo amenye ko umugabo we yapfuye, aramuririra. Igihe cyo kwirabura kirangiye, Dawudi atuma abamuzanira uwo mugore, amwakira iwe. Aba rero umugore we, maze amubyarira umuhungu. Ariko ibyo Dawudi yari yakoze bibabaza cyane Uhoraho. Uhoraho yohereza Natani kwa Dawudi, aramusanga maze aramubwira ati «Habayeho abantu babiri mu mugi, umwe ari umukungu, undi ari umukene. Umukungu akagira intama n’ibimasa bitabarika. Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we. Umukungu rero aza kugendererwa n’umushyitsi, ntiyatekereza gufata mu ntama ze no mu bimasa bye ngo azimanire uwo mugenzi waje iwe; ahubwo afata ka gatama ka wa mukene, nuko azimanira umushyitsi we.» Dawudi arakarira bikabije uwo muntu, abwira Natani, ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima! Umuntu wakoze ibyo akwiye urupfu. Kandi ako gatama akazakishyura incuro enye, kubera ko yatinyutse gukora ibintu nk’ibyo, kandi akaba atagize impuhwe.» Nuko Natani abwira Dawudi, ati «Uwo muntu ni wowe! None Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya ’Ni jye wakwisigiye amavuta ngo ube umwami wa Israheli, kandi nkurokora ikiganza cya Sawuli. Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja; naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda; niba ibyo bidahagije, nzongeraho n’ibindi nk’ibyo. Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uhoraho, ugakora ibitamushimisha? Wicishije inkota Uriya w’Umuhiti, ufata umugore we umugira uwawe, naho we umwicisha inkota y’Abahamoni. Ubu rero, inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe. None rero, dore uko Uhoraho avuze: Nzaguteza ibyago bivuye mu nzu yawe bwite. Nzafata abagore bawe wirebera n’amaso yawe mbahe undi muntu, azaryamane na bo imbere yawe ku manywa y’ihangu. Wowe wabikoreye mu bwihisho, ariko jye ibyo nzabikorera imbere ya Israheli yose, kandi ku mugaragaro amanywa ava.’» Dawudi abwira Natani, ati «Ni koko, nacumuye kuri Uhoraho.» Natani abwira Dawudi, ati «Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, nta bwo uri bupfe. Ariko kubera ko muri ibyo watutse Uhoraho, umuhungu wabyaye, we azapfa.» Nuko Natani asubira iwe. Uhoraho yibasira umwana muka Uriya yari yabyaranye na Dawudi, maze araremba cyane. Dawudi ni ko kwinginga Imana kubera uwo mwana, asiba kurya, kandi yataha iwe, akarambarara mu mukungugu bukarinda bucya. Abakuru bo mu rugo rwe bamuguma iruhande ngo bamubyutse, ariko aranga kandi ntiyagira icyo asangira na bo. Ku munsi wa karindwi, umwana arapfa. Abagaragu ba Dawudi batinya kumubikira ko umwana yapfuye, kuko bibwiraga bati «Ubwo umwana yari akirwaye, twaramuvugishaga ntatwumve, none ubu twahera he tumubwira ngo ’Umwana yapfuye’? Ari buducemo igikuba!» Dawudi abona abagaragu be bongorerana, maze amenyeraho ko umwana yapfuye. Nuko Dawudi arababaza ati «Mbese umwana yapfuye?» Baramusubiza bati «Yapfuye.» Dawudi aherako abaduka mu mukungugu, yisiga umubavu kandi ahindura imyambaro; hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze arapfukama arasenga. Agarutse iwe, asaba ko bamugaburira, nuko ararya. Abagaragu be baramubaza bati «Ibyo ukora ni ibiki?» Ubwo umwana yari akiri muzima, wasibye kurya kandi uramuririra, none umwana amaze gupfa, urahaguruka maze urarya!» Arabasubiza ati «Igihe umwana yari akiri muzima, nasibye kurya kandi ndamuririra, kuko nibwiraga nti ’Ntawabimenya! Wenda Uhoraho yangirira impuhwe, maze umwana akabaho.’ Ariko none yapfuye. Ndiyiriza ubusa kuki se kandi? Nashobora se kumugarura? Ni jyewe uzamusanga aho ari, naho we ntazagaruka aho ndi.» Dawudi ahoza Betsabe umugore we, ataha iwe maze aryamana na we. Bukeye, abyara umuhungu, Dawudi amwita Salomoni. Uhoraho akunda uwo mwana, aherako atuma umuhanuzi Natani kubimenyesha Dawudi. Nuko Natani ahita amwita Yedidiya, ari byo kuvuga ’Uwakunzwe n’Uhoraho’, bikurikije ibyo Uhoraho yari yavuze. Bukeye, Yowabu atera i Raba y’Abahamoni, maze afata umugi w’ibwami. Nuko Yowabu yohereza intumwa kwa Dawudi kumubwira ziti «Nateye Raba ndetse nafashe umugi wo ku mazi. None rero, koranya ingabo zisigaye, maze uze ufate umugi wose kandi uwigarurire. Bitabaye ibyo, jye ubwanjye nzawufata kandi bazawitirire izina ryanjye.» Nuko Dawudi akoranya ingabo zose, arahaguruka atera i Raba kandi arahigarurira. Milikomu, ikigirwamana cyabo acyambura ikamba ku mutwe; ryari rifite uburemere nk’ubwa talenta imwe ya zahabu kandi ritatswe n’ibuye ry’agaciro, maze iryo buye Dawudi aritakisha ikamba rye. Maze muri uwo mugi, ahakura iminyago myinshi cyane. Naho abaturage b’aho arabajyana, kugira ngo bakoreshe inkero, bakoreshe amapiki n’intorezo z’ibyuma, kandi babumbe n’amatafari. Uko ni ko yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose, basubira i Yeruzalemu. Dore ibyaje gukurikiraho. Abusalomu mwene Dawudi yari afite mushiki we w’uburanga butangaje, akitwa Tamara. Aminoni mwene se aramubenguka. Aminoni azongwa n’agahinda atewe na mushiki we Tamara kubera ko yari isugi, kandi kugira icyo amukoraho na byo byari bikomeye mu maso ya Aminoni. Aminoni akagira incuti ye yitwa Yonadabu, mwene Shimeya umuvandimwe wa Dawudi, kandi Yonadabu uwo akaba n’umunyabwenge. Abaza Aminoni, ati «Ni kuki, wa mwana w’umwami we, uzongwa uko bukeye? Ntushobora se kumbwira impamvu?» Aminoni aramusubiza, ati «Ni Tamara mushiki wa mwene data Abusalomu nabengutse.» Yonadabu aramubwira ati «Uryame ku buriri bwawe, maze wigire umurwayi, so naza kugusura uzamubwire uti ’Ndakwinginze ngo ureke mushiki wanjye Tamara aze ampe icyo ndya: ategure ibyo kurya imbere yanjye ku buryo mbona ko ari we ubwe wabitetse, maze mbashe kurya.’» Nuko Aminoni araryama, yihindura indembe. Umwami aza kumureba, maze Aminoni abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo Tamara mushiki wanjye aze hano imbere yanjye, antekere udutsima tubiri, atumpereze maze ndye.» Dawudi atuma kuri Tamara mu rugo, ati «Genda ujye kwa musaza wawe Aminoni, maze umutegurire ibyo kurya.» Tamara aherako ajya kwa musaza we Aminoni, asanga aryamye. Akora urwanga, abumba udutsima, maze adutekera imbere ye. Hanyuma afata ipanu, ayishyira imbere ye, ariko we yanga kurya. Ahubwo aravuga ati «Mubanze muheze aba bantu bose hano.» Nuko abari iruhande rwe barasohoka. Aminoni abwira Tamara, ati «Nzanira ibiryo mu cyumba maze ndye.» Tamara aterura twa dutsima yatetse, adushyira musaza we Aminoni mu cyumba. Ngo amuhereze ibyo kurya, aramufata maze aramubwira ati «Ngwino turyamane, mwene data!» Undi aramusubiza ati «Oya, mwene data, winkoza isoni, kuko ibyo bidakorwa muri Israheli. Uramenye udakora iryo shyano! Mbese nkanjye, urabona izo soni nazazinyurana hehe? Nawe kandi wazafatwa nk’inkozi y’ibibi muri Israheli. None rero, ubivugane n’umwami, ntazakubuza kundongora.» Ariko we yanga kumwumva, aramukomeza ku gahato, maze aryamana na we. Hanyuma ariko, Aminoni atangira kumwanga urunuka. Koko kandi, urwango yari amufitiye rwasumbaga kure urukundo yari yaramukunze. Aminoni aramubwira ati «Haguruka umvire aha!» Undi aramusubiza, ati «Nta ho njya, kuko kunyirukana byaba ari icyaha gikomeye kuruta icyo umaze kunkorera.» Ariko we ntiyashaka kumwumva. Aherako ahamagara umugaragu we, aramubwira ati «Vana uyu mukobwa iwanjye, umusuke hanze maze umukingirane.» Tamara yari yambaye ikanzu y’amaboko maremare, uko abakobwa b’umwami bambaraga, iyo babaga bakiri abari. Nuko umugaragu wa Aminoni aramusohora, maze aramukingirana. Tamara afata ivu aryisiga mu mutwe, atanyagura ikanzu ye y’amaboko maremare, yikorera amaboko maze agenda arira cyane. Musaza we Abusalomu aramubaza ati «Mbese ni musaza wawe Aminoni wagufashe? None rero icecekere, muvandimwe; ni musaza wawe, ntiwongere no kubitekereza ukundi.» Nuko Tamara aguma atyo nk’umwage kwa musaza we Abusalomu. Umwami Dawudi yumvise ibyo byose, ararakara cyane, ariko ntiyashaka gutera agahinda Aminoni, umuhungu we yakundaga cyane, kuko yari imfura ye. Abusalomu ntiyagira ijambo na rimwe abwira mwene se Aminoni, kuko guhera ubwo Abusalomu yari yanze Aminoni, kubera ko yakojeje isoni mushiki we Tamara. Ngo hashire imyaka ibiri, Abusalomu ashaka kujya i Behali‐Hasori, ahateganye n’i Efurayimu, kogoshesha intama ze. Nuko Abusalomu atumira abahungu bose b’umwami. Abusalomu ni ko kujya ibwami, abwira umwami, ati «Dore iw’umugaragu wawe bagiye kogoshesha intama ubwoya. None ndakwinginze ngo umwami n’abagaragu be, baherekeze umugaragu wawe.» Umwami abwira Abusalomu, ati «Oya, mwana wanjye, ntitujyayo twese kuko atari ngombwa kukurushya.» Abusalomu aramuhata, ariko umwami yanga kwemera kujyayo, ahubwo amuha umugisha. Abusalomu aravuga ati «Noneho, reka nibura mwene data Aminoni aduherekeze.» Umwami aramubaza ati «Ni kuki agomba kuguherekeza?» Abusalomu akomeza kumuhata, umwami ni ko kumureka ngo ajyane na Aminoni, n’abandi bahungu be bose. Nuko Abusalomu ategeka abagaragu be, ati «Mwitegereze neza! Nimubona Aminoni amaze kunezerezwa na divayi, amaze gusinda, maze nkababwira nti ’Mukubite Aminoni’, ubwo muhite mumwica. Ntimutinye; none se si jyewe ubibategetse? Nimukomere kandi mube intwari!» Abagaragu ba Abusalomu bagenzereza Aminoni uko Abusalomu yabibategetse. Nuko abahungu bose b’umwami baherako barahaguruka, buri wese yurira inyumbu ye, maze barahunga. Bakiri mu nzira, iyo nkuru igera kuri Dawudi ngo «Abusalomu yishe abahungu bose b’umwami, ntihasigaye n’umwe!» Umwami arahaguruka, atanyura imyambaro ye, aryama mu mukungugu. Abagaragu be bose bari aho, na bo bashishimura imyambaro yabo. Ariko Yonadabu mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, afata ijambo aravuga ati «Shobuja, ntugire ngo bishe abahungu bose b’umwami. Reka da, ahubwo hapfuye Aminoni wenyine. Kuko Abusalomu yari yarabigambiriye, guhera ku munsi Aminoni akojeje isoni mushiki we Tamara. Nuko rero mwami, mutegetsi wanjye, ntukuke umutima ngo abahungu b’umwami bose bapfuye. Oya da! Aminoni wenyine ni we wapfuye; naho Abusalomu, yahunze.» Umusore w’umuzamu ngo yubure amaso, abona inteko y’abantu benshi baturuka inyuma ye mu ibanga ry’umusozi; ni ko kuza abwira umwami ati «Nabonye abantu bamanuka hariya mu ibanga ry’umusozi.» Nuko Yonadabu abwira umwami, ati «Dore abahungu b’umwami baraje. Byose byagenze nk’uko umugaragu wawe yabikubwiye.» Igihe atari yarangiza kuvuga, abahungu b’umwami barasesekara. Bakigera aho basesa amarira, umwami n’abagaragu be bose na bo bararira, barahogora. Abusalomu ahungira kwa Talimayi mwene Amihuri, umwami w’i Geshuri, ahamara imyaka itatu. Kandi muri icyo gihe cyose, Dawudi akomeza kuririra umuhungu we. Hanyuma ariko, Dawudi areka kurakarira Abusalomu, kuko yari amaze gushira akababaro k’urupfu rwa Aminoni. Bukeye, Yowabu mwene Seruya, amenya ko umwami akumbuye Abusalomu. Aherako atuma intumwa i Tekowa, kuzanayo umugore w’umunyabwenge, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo wihindure nk’umuntu ubabaye, wambare imyambaro y’akababaro, ntiwisige imibavu; mbese muri make, umere nk’umugore umaze igihe kirekire mu kababaro k’umugabo we wapfuye. Hanyuma ujye kureba umwami maze umubwire utya... » Nuko Yowabu amubwira ibyo yagombaga kuvuga byose. Nuko rero, uwo mugore w’i Tekowa asanga umwami, yitura hasi yubamye ku butaka, aramuramya maze aravuga ati «Ntabara, mwami wanjye!» Umwami ni ko kumubaza ati «Ni ibiki?» Aramusubiza ati «Nta bwo! Ndi umupfakazi, umugabo wanjye yarapfuye. Umuja wawe yari afite abana babiri, bukeye barakaranyiriza mu gasozi, kandi nta wundi muntu uhari wo kubakiza, nuko umwe akubita undi aramwica. None rero, umuryango wose wahagurukiye umuja wawe, bariho baravuga bati ’Tanga uwo mwicanyi, bamuhore amaraso y’umuvandimwe we yishe’, kandi barimbure batyo uwo nageneye umurage. Uko ni ko bashaka kuzimya ikara nari nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umukomokaho ku isi.» Nuko umwami abwira uwo mugore, ati «Ngaho taha iwawe. Ndi butange amategeko ku bikwerekeyeho.» Uwo mugore w’i Tekowa abwira umwami, ati «Mwami, mutegetsi wanjye, icyaha kibe kuri jye no ku muryango wanjye! Umwami n’ingoma ye ni abere.» Umwami aramubwira ati «Nihagira uwongera kubikubwira, uzamunzanire kandi ntazagusubira ukundi.» Umugore aramubwira ati «Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ngo wibuke Uhoraho, Imana yawe, kugira ngo umuhozi atazanyongerera akababaro yica umuhungu wanjye.» Umwami aravuga ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, ko nta n’agasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.» Umugore aravuga ati «Ndakwinginze, ngo umuja wawe agire icyo abwira umwami, umutegetsi wanjye.» Aramusubiza ati «Ngaho mbwira» Nuko umugore aravuga ati «None rero, ni kuki wakoreye igikorwa nk’icyo umuryango w’Imana? Uhereye ku byo umwami avuze, yiciriye urubanza ubwe, kuko atagaruye umuhungu we yirukanye. Yego, twese tuzapfa nta kabuza, kandi nk’uko amazi aseseka hasi ntayorwe, ni na ko uwapfuye Imana itamukura ikuzimu ngo agaruke mu bazima. Naho umwami we nagire icyo ategeka, kugira ngo uwari waciwe adakomeza kuba kure ye.» Umugore arongera ati «None rero, nazanywe no kubwira umwami, umutegetsi wanjye, ibyo nyine maze kumugezaho, mbitewe n’uko umuryango wanteye ubwoba. Nuko umuja wawe ni ko kwibwira nti ’Ngiye kubitekereza umwami, wenda azakora icyo umuja we yamusabye, amukize umuntu washakaga kumuvutsa ku murage w’Imana, kimwe n’umuhungu wanjye.’ Umuja wawe yibwiye ati ’Ijambo umwami umutegetsi wanjye ari buvuge ritume ngubwa neza; kuko umwami, umutegetsi wanjye, ari nk’umumalayika w’Imana: yumva icyiza n’ikibi.’ Nuko rero, Uhoraho Imana yawe ibane nawe!» Umwami abwira uwo mugore, ati «Ndakwinginze ngo ntugire icyo umpisha ku kibazo ngiye kukubaza.» Undi aravuga ati «Ngaho umwami umutegetsi wanjye navuge.» Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose. Yowabu yabikoreye kugira ngo agarure umwuka mwiza, ariko kandi umutegetsi wanjye ni umunyabwenge, ndetse ni umunyabwenge nk’umumalayika w’Imana: akamenya ibiba ku isi byose.» Umwami ni ko kubwira Yowabu, ati «Ni byo koko, ikibazo cyawe kibonye igisubizo. Genda ugarure uwo musore Abusalomu.» Yowabu agwa hasi yubamye, arapfukama ashimira umwami. Aravuga ati «Jyewe umugaragu wawe, uyu munsi menye ko ndi umutoni ku mwami umutegetsi wanjye, kuko wakoze icyo umugaragu wawe yagusabye.» Yowabu ashyira nzira ajya i Geshuri, maze agarura Abusalomu i Yeruzalemu. Umwami aravuga ati «Nasubire iwe kandi ntazatunguke imbere yanjye.» Nuko Abusalomu asubira iwe, ntiyahinguka imbere y’umwami. Nta muntu w’uburanga ndetse wanashimwaga muri Israheli nka Abusalomu: kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga. Uko umwaka utashye yariyogosheshaga, igihe umusatsi wabaga umaze kuba mwinshi. Uko yiyogosheshaga, umusatsi we barawupimaga: ukaba amasikeli magana abiri ku gipimo cy’umwami. Hanyuma Abusalomu abyara abahungu batatu n’umukobwa umwe witwaga Tamara. Yari umukobwa w’uburanga butangaje. Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yeruzalemu, adahinguka imbere y’umwami. Bukeye, Abusalomu atumira Yowabu kugira ngo amutume ku mwami, ariko we yanga kumwitaba. Yoherezayo intumwa ya kabiri, na none ntiyaza. Abusalomu ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murareba uriya murima w’ingano wa Yowabu, uri bugufi y’uwanjye: nimugende muwutwike!» Abagaragu ba Abusalomu rero, umurima barawutwika. Yowabu ni ko kujya kwa Abusalomu, aramubaza ati «Ni kuki abagaragu bawe bantwikiye umurima?» Abusalomu asubiza Yowabu, ati «Ni uko nagusabye kuza iwanjye kugira ngo ngutume kubwira umwami ngo ’Kuki navuye i Geshuri? Ikiruta kuri jye ni uko naba nkiriyo.’ None rero ndashaka kubonana n’umwami, niba hari n’icyaha mfite azanyice.» Yowabu ajya kureba umwami, amubwira ibyo byose. Umwami ni ko guhamagaza Abusalomu, araza arapfukama, yunamira umwami. Nuko umwami ahobera Abusalomu. Hanyuma y’ibyo, Abusalomu yishakira igare n’amafarasi, ndetse n’abantu mirongo itanu bo kumugenda imbere. Mu gitondo cya kare, Abusalomu akazinduka, agahagarara ku nzira hafi y’umuryango w’urugi. Uko haje umuntu ufite urubanza agomba kujya ibwami kuburana, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati «Uri uwo mu wuhe mugi?» Undi akamusubiza ati «Umugaragu wawe ni uwo mu muryango uyu n’uyu wa Israheli.» Nuko Abusalomu akamubwira ati «Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho wo kumva ibyawe.» Abusalomu akavuga ati «Yemwe, iyo njya kuba umucamanza muri iki gihugu, ni jye abafite imanza bose baba basanga, maze nkabacira imanza zitabera!» N’iyo hagiraga umuntu umwegera ngo amupfukamire, we yamuherezaga ikiganza, akamufata maze akamuhobera. Abusalomu yakomeje kugenza atyo ku Bayisraheli bose bazaga ibwami gucirwa imanza, nuko yigarurira Abayisraheli. Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo ureke njye i Heburoni, kugira ngo ndangize isezerano nagiriye Uhoraho. Kuko umugaragu wawe yagize isezerano, igihe yari i Geshuri ho muri Aramu. Yaravuze ati ’Koko Uhoraho naramuka angaruye i Yeruzalemu, nzaturira Uhoraho igitambo i Heburoni.’» Umwami aramusubiza ati «Ngaho genda amahoro!» Nuko arahaguruka ajya i Heburoni. Bukeye, Abusalomu yohereza intumwa mu miryango yose ya Israheli kuvuga ngo «Nimwumva ihembe riranguruye, muzahereko muvuga muti ’Abusalomu yabaye umwami i Heburoni.’» Abantu magana abiri b’i Yeruzalemu bari baherekeje Abusalomu. Mu guhamagarwa ariko, bo bagendaga nta buriganya bafite, kuko muri ibyo nta na kimwe bari bazi. Byongeye Abusalomu yohereza intumwa mu mugi wa Gilo gushaka Ahitofeli w’Umugilo, umujyanama wa Dawudi; araza bafatanya gutura ibitambo. Nuko umugambi urushaho gukomera, kandi n’abayoboke ba Abusalomu bakomeza kwiyongera. Umuntu araza abwira Dawudi, ati «Imitima y’Abayisraheli yagarukiye Abusalomu.» Dawudi ni ko kubwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yeruzalemu, ati «Nimuhaguruke duhunge; kuko Abusalomu atazatureka. Nimuhaguruke bwangu, bitabaye ibyo, aradufata maze atugirire nabi kandi arimbuze umugi inkota.» Abagaragu b’umwami baramubwira bati «Abagaragu bawe biteguye gukora icyo umwami umutegetsi wabo ashaka.» Umwami aherako asohoka ku maguru n’umuryango we wose, ariko ahasiga abagore cumi b’inshoreke ze, kugira ngo barinde ingoro. Umwami asohoka ku maguru hamwe n’imbaga yose, ahagarara ku nzu ya nyuma. Nuko abagaragu be bose bamuhitaho, Abakereti, Abapeleti, Abagiti, n’abantu magana atandatu bavuye i Gati bamukurikiye, bose banyura imbere ye. Umwami abaza Itayi w’Umugiti, ati «Ni iki cyatuma nawe ujyana natwe? Subirayo ugumane n’undi mwami, kuko uri umunyamahanga, ukaba waraciwe mu gihugu cyawe. Ko waje ejo, none nakujyana nte hamwe natwe, kandi nanjye ntazi aho ngiye? Subirayo kandi usubiraneyo n’abavandimwe bawe, maze Uhoraho akugirire ubuntu n’impuhwe!» Itayi asubiza umwami, ati «Ndahiye Uhoraho n’umwami umutegetsi wanjye, ko aho umwami umutegetsi wanjye azaba ari, haba mu rupfu cyangwa mu buzima, ni ho umugaragu wawe azaba.» Dawudi abwira Itayi, ati «Ngaho tambuka, uhite.» Nuko Itayi amuhitaho hamwe n’abantu be bose, n’abo mu rugo rwe bose. Ubwo ni ko bose bariraga bahogoye, maze imbaga yose irahita. Umwami yambuka ikidendezi cya Sedironi n’abantu be bose, bamanuka berekeje mu nzira igana mu butayu. Hari kandi na Sadoki, ari kumwe n’Abalevi bose batwaye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana: bashyira Ubushyinguro bw’Imana hasi, maze Abiyatari abuhagarara iruhande, kugeza ubwo abantu bose basohokaga mu mugi barangije guhita. Nuko umwami abwira Sadoki, ati «Subiza Ubushyinguro bw’Imana mu mugi. Niba Uhoraho angiriye impuhwe azangarura, nongere kububona n’aho butuye. Ariko niba avuze ati ’Nta bwo ngushaka’; ubwo nta kundi azankoresha icyo ashaka!» Umwami yongera kubwira Sadoki umuherezabitambo, ati «Ngaho munyumve! Musubire mu mugi amahoro wowe na Abiyatari, kandi Ahimasi na Yonatani, abo bahungu banyu bombi muzaba muri kumwe. Naho jyewe ngiye kuzategerereza mu mfunganwa zo mu butayu, kugeza ko muzantumaho, mukambwira uko byifashe.» Sadoki na Abiyatari basubiza Ubushyinguro bw’Imana i Yeruzalemu, kandi bagumayo. Dawudi azamuka mu nzira ijya ku musozi w’imizeti, yazamukaga arira, apfutse mu mutwe kandi agenza ibirenge bisa. Abantu bari bamuherekeje na bo barariraga kandi bapfutse mu mutwe, bazamuka barira. Nuko baza kubwira Dawudi, bati «Ahitofeli ari mu bagambanyi bari kumwe na Abusalomu.» Dawudi ni ko kuvuga, ati «Ndakwinginze, Uhoraho, ngo imigambi ya Ahitofeli uyihindure ubusazi!» Ubwo Dawudi yari ageze mu mpinga y’umusozi, aho basengera Imana, maze Hushayi w’i Aruki arahatunguka, ikanzu ye yatanyaguritse kandi n’umutwe we wuzuye umukungugu. Dawudi aramubwira ati «Nujyana nanjye, uzandushya. Ariko nusubira mu mugi ukabwira Abusalomu, uti ’Nzaba umugaragu wawe, databuja; kera nahoze ndi umugaragu wa so, none ubu ndi umugaragu wawe’, ubwo wazanshoborera kandi no kuburizamo inama za Ahitofeli. Mbese ubundi ntuzaba ufite hafi yawe Sadoki na Abiyatari, abaherezabitambo? Ibyo uzumva mu nzu y’umwami byose, uzajye ubibwira Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo. Kandi na bo bafiteyo abahungu babo, Ahimasi wa Sadoki na Yonatani wa Abiyatari; muzabantumeho ibyo muzaba mwumvise bavuga byose.» Nuko Hushayi incuti ya Dawudi asubira mu mugi mu gihe Abusalomu yari ageze i Yeruzalemu. Dawudi yari amaze kurenga gato impinga y’umusozi, Siba umugaragu wa Mefibosheti aramusanganira n’indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, amaseri ijana y’imizabibu yumye, imbuto ijana z’umwero n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi. Umwami abaza Siba, ati «Ibi ni iby’iki?» Siba aramusubiza ati «Indogobe ni izizaheka abo mu rugo rw’umwami; imigati n’imbuto ni ifunguro ry’abahungu bawe, naho divayi ni izamara inyota abazaba bananiriwe mu butayu.» Umwami aramubaza ati «Ariko se ye, Mefibosheti, umuhungu wa shobuja ari hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Dore asigaye i Yeruzalemu, kuko yibwiraga ati ’Uyu munsi, inzu ya Israheli iransubiza ubwami bwa data!’» Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.» Umwami Dawudi ageze i Bahurimu, hasohoka umugabo wo mu nzu ya Sawuli, witwaga Shimeyi mwene Gera. Uko yasohokaga ni ko yagendaga avumana. Atera Dawudi n’abagaragu b’umwami bose amabuye, nyamara imbaga yose n’ab’intwari bose bakikiza Dawudi. Dore ibyo Shimeyi yavugaga muri iyo mivumo ye «Genda, genda, wa mugome we umena amaraso! Uhoraho yakugaruyeho amaraso yose y’inzu ya Sawuli, wakuye ku ngoma. None Uhoraho yashubije ubwami mu biganza by’umuhungu wawe Abusalomu, naho wowe uri mu byago, kuko uri umuntu w’amaraso.» Nuko Abishayi mwene Seruya abwira umwami, ati «Ni kuki iriya mbwa yaboze yatuka umwami umutegetsi wanjye? Reka ntambuke, maze muce umutwe.» Umwami aravuga ati «Mpuriye he namwe, bene Seruya? Niba amvuma kandi akaba ari Uhoraho wamubwiye ati ’Genda uvume Dawudi’, ni nde wakubahuka kumubwira ati ’Kuki ukora ibyo ngibyo?’» Dawudi abwira Abishayi n’abagaragu be bose, ati «Niba umuhungu wanjye, uwo nibyariye, ashaka kunyica, uriya Mubenyamini we ntiyagombye kurushaho? Nimumureke avumane, niba Uhoraho yabimubwiye. Ahari Uhoraho yazareba umubabaro wanjye, maze akansubiza ibyishimo mu mwanya w’imivumo y’uyu munsi.» Nuko Dawudi n’abantu be bakomeza inzira, naho Shimeyi anyura mu ibanga ry’umusozi ahateganye na Dawudi, akomeza kumuvuma no kumutera amabuye, ndetse ari na ko atumura n’imikungugu. Hanyuma umwami n’abantu be bagera aho bananirwa, nuko bararuhuka. Abusalomu n’inteko y’Abayisraheli bari barageze i Yeruzalemu, kandi na Ahitofeli yari kumwe na we. Ubwo Hushayi w’i Aruki, incuti ya Dawudi, agera kwa Abusalomu. Hushayi abwira Abusalomu, ati «Harakabaho umwami! Niharambe umwami!» Abusalomu abaza Hushayi, ati «Mbese burya kwa kudahemuka kwawe ku ncuti yawe, ni aho kugarukiye? Kuki se utajyanye n’incuti yawe?» Hushayi asubiza Abusalomu, ati «Reka da! Ahubwo uwatoranyijwe n’Uhoraho ndetse n’iyi mbaga n’Abayisraheli bose, nanjye ndashaka kuba uwe kandi nkagumana na we! Byongeye kandi, uwo ngiye gukorera ni nde? Si umuhungu we? Nk’uko nabaye umugaragu wa so, ni na ko nawe nzagukorera.» Bukeye, Abusalomu abwira Ahitofeli, ati «Nimujye inama y’icyo tugomba gukora.» Ahitofeli abwira Abusalomu, ati «Taha ku nshoreke za so yasize ku rugo, bityo Abayisraheli bazamenyereho ko wananiye so, maze imbaga yose igushyigikiye igukomereho.» Bashingira Abusalomu ihema ahantu hitaruye, maze Abusalomu ataha kuri za nshoreke za se, Abayisraheli bose babireba. Inama za Ahitofeli muri icyo gihe, bazifataga nk’ijambo ry’Imana; uko ni ko inama za Ahitofeli zari ziteye, ari izo yagiraga Dawudi cyangwa Abusalomu. Ahitofeli abwira Abusalomu, ati «Reka nkoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri, maze nkurikire Dawudi muri iri joro. Nzamugwa gitumo akinaniwe kandi yacitse intege, mutere ubwoba abantu be bahunge, maze mwice ubwo azaba asigaye wenyine. Bityo nzakugarureho umuryango wose mbese nk’uko umugeni ataha iw’umugabo we! Uwo ushaka gukuraho ni umwe, maze umuryango wose ugakira.» Iyo nama ishimisha Abusalomu n’abakuru ba Israheli bose. Abusalomu ni ko kuvuga ati «Nimuhamagare na Hushayi w’i Aruki, kugira ngo twumve na we icyo abivugaho.» Hushayi aritaba, Abusalomu aramubwira ati «Dore ibyo Ahitofeli yatubwiye. Dukore ibyo yavuze? Niba se atari byo, tubwire nawe uko ubyumva.» Hushayi asubiza Abusalomu, ati «Inama Ahitofeli yabagiriye, noneho nta bwo ari nziza.» Nuko Hushayi arakomeza, ati «Ubwawe uzi so n’ingabo ze: ni intwari kandi ubu bafite uburakari nk’ubw’ikirura cyajimije umwana wacyo mu gasozi. So kandi ni umuntu w’umurwanyi, nta bwo ari burare hamwe n’imbaga. None rero, ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Ahubwo, ubwo hazaba hatangiye kugira abapfa muri twe, uzabyumva wese azavuga ati ’Hamaze gupfa benshi mu ngabo za Abusalomu!’ Ibyo bizatuma n’ufite umutima nk’uw’intare acogora, kuko Israheli yose izi ko so ari intwari, n’ingabo ze zikaba zidacogora. Dore rero jye inama nabagira: koranyiriza Abayisraheli bose iruhande rwawe, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bangane n’umusenyi wo ku nyanja, nawe kandi ujyane na bo ku rugamba. Tuzamugeraho aho azaba ari hose, tuzamutondeho nk’ikime kigwa ku butaka: ari we ari n’ingabo ze zose, ntihazasigara n’umwe. Naramuka kandi hari umugi yinjiyemo, Israheli yose izazana imigozi, dukurure uwo mugi tuwurohe mu kidendezi, kugeza ndetse ubwo hatazasigara n’ibuye na rimwe.» Nuko Abusalomu n’Abayisraheli bose baravuga bati «Inama ya Hushayi Umwaruki, ni yo nziza kuruta iya Ahitofeli.» Uhoraho yari yagambiriye kuburizamo inama nziza za Ahitofeli, kugira ngo ateze Abusalomu ibyago. Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo, ati «Dore inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abakuru ba Israheli, naho jye dore iyo nabagiriye. None rero, mutume vuba kuri Dawudi, mumubwire muti ’Iri joro nturare mu mayaga yo mu butayu, ahubwo wambuke; bitabaye ibyo, umwami n’ingabo ze barabagira umutamiro umwe.’» Yonatani na Ahimasi bari ahitwa Eni‐Rogeli: umuja yagombaga kujya kubibabwira, na bo bakajya kubimenyesha umwami Dawudi, kuko batashoboraga kwinjira mu mugi ku mugaragaro. Ariko umusore aza kubabona, maze abimenyesha Abusalomu. Bombi bagenda bihuta, bagera ku rugo rw’umugabo w’i Bahurimu. Yari afite iriba ku muharuro we, nuko baryinjiramo. Umugore aherako afata ihema, arirambura hejuru y’iriba yanika imyaka hejuru yaryo, ntihagira ikimenyekana. Abagaragu ba Abusalomu binjira mu nzu kwa wa mugore, baramubaza bati «Ahimasi na Yonatani bari hehe?» Umugore arabasubiza ati «Bagiye berekeza ku mazi.» Nuko barabashaka ntibababona, basubira i Yeruzalemu. Bamaze kugenda, abandi basohoka mu iriba, bajya kubwira umwami Dawudi, bati «Nimuhaguruke bwangu mwambuke uruzi, kuko inama ya Ahitofeli kuri mwe ari iyo ngiyo.» Nuko Dawudi ahera ko arahaguruka n’imbaga yari kumwe na we, maze bambuka Yorudani. Umuseke wakebye nta n’umwe usigaye atari yambuka. Ahitofeli ngo abone ko batakurikije inama ze, afata indogobe ye, arahaguruka ajya mu mudugudu we. Amaze guha amategeko umuryango we, yimanika mu mugozi. Amaze gupfa bamuhamba mu mva ya se. Bukeye, Dawudi agera i Mahanayimu, naho Abusalomu acyambuka Yorudani, we n’Abayisraheli bose. Abusalomu yari yashyizeho Amasa kuba umugaba w’ingabo, mu mwanya wa Yowabu. Uwo Amasa yari umuhungu w’uwitwa Yitira w’Umuyismaheli, wari warashakanye na Abigayila, umukobwa wa Nahashi, mushiki wa Seruya, akaba nyina wa Yowabu. Ubwo Abusalomu n’Abayisraheli baca ingando mu gihugu cya Gilihadi. Dawudi akigera i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abahamoni, Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari na Barizilayi w’Umugilihadi utuye i Rogelimu, bazana ibyo kuryamaho, imyambaro, imbehe zo kuriraho, ingano, ifu y’ingano, impeke z’ingano zikaranze, inkori, ndetse n’amahundo akaranze. Bazana kandi ubuki, amavuta, intama n’inyama z’ibimasa, kugira ngo Dawudi n’imbaga yari kumwe na we babirye. Baribwiraga bati «Iyi mbaga yishwe n’inzara, umunaniro n’inyota byo mu butayu.» Nuko Dawudi abarura imbaga yari kumwe na we, maze ashyiraho abatware b’imitwe y’ingabo ibihumbi n’ab’iy’ijana. Hanyuma Dawudi agabanya ingabo ze mu byiciro bitatu; icya mbere agiha Yowabu, icya kabiri agiha Abishayi mwene Seruya, murumuna wa Yowabu, naho icya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira imbaga, ati «Nanjye ubwanjye niteguye gutabarana namwe.» Baramubwira bati «Ntugomba gutabara, kuko twebwe turamutse duhunze ntibazatwitaho, n’iyo hapfa igice cya kabiri muri twe ntibatwitaho, naho wowe uhwanye n’abacu ibihumbi cumi. Ahubwo icyarutaho, ni uko waguma mu mugi ukaza kudutabara.» Umwami arababwira ati «Nzakora ibibashimisha.» Nuko ingabo zirasohoka, amagana n’ibihumbi, umwami yihagararira ku marembo. Umwami ategeka Yowabu, Abishayi na Itayi, ati «Mumbabarire, mwitondere uwo mwana Abusalomu!» Imbaga yose yumva iryo tegeko umwami ahaye abatware bose, ku byerekeye Abusalomu. Nuko ingabo zirasohoka zijya mu gasozi kurwana na Israheli, maze urugamba ruremera mu ishyamba ry’i Efurayimu. Abagaragu ba Dawudi bahatsindira ingabo za Israheli; uwo munsi hapfa abantu benshi, bagera ku bihumbi makumyabiri. Intambara ikwira mu gihugu cyose, uwo munsi n’ishyamba ubwaryo rihitana benshi kuruta abishwe n’inkota. Hanyuma Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’umushishi. Umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza. Umuntu aramubona, araza abwira Yowabu, ati «Nabonye Abusalomu anagana mu giti.» Yowabu asubiza ubimubwiye, ati «Koko se wamubonye! Ni kuki utamuteye ngo umutsinde aho ngaho? Nari kukugororera amasikeli icumi ya feza, ndetse nkaguha n’umukandara!» Uwo muntu abwira Yowabu, ati «N’aho wahita umpa amasikeli igihumbi ya feza, nta bwo nakoza ikiganza cyanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangiriza, kimwe na Abishayi na Itayi, agira ati ’Muririnde, hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’ Na none kandi, iyo mba nakoze iryo shyano nkamwambura ubuzima, nta kintu na kimwe gisoba umwami, ndetse nawe ubwawe wajyaga kubyigurutsa.» Yowabu aravuga ati «Wikomeza kuntesha igihe.» Nuko afata mu kiganza cye ibihosho bitatu, maze abitera mu mutima wa Abusalomu, wari ukiri muzima yafashwe n’amashami y’igiti cy’umushishi. Hanyuma abasore cumi batwara intwaro za Yowabu, bakikiza Abusalomu, baramusonga arapfa. Yowabu avuza ihembe, maze ingabo zireka gukurikirana Abayisraheli, kuko Yowabu yari azigaruye. Bafata Abusalomu, bamujugunya mu mwobo wari mu ishyamba, nuko barunda amabuye menshi hejuru ye. Israheli yose yari yahunze, buri wese asubira mu ihema rye. Nyamara Abusalomu akiri muzima, yari yashingishije inkingi y’ibuye ho urwibutso mu kibaya cy’umwami, kuko yibwiraga ati «Nta muhungu mfite bazibukiraho izina ryanjye.» Nuko iyo nkingi ayita izina rye, ndetse na n’ubu bayita «Inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu.» Bukeye, Ahimasi mwene Sadoki aravuga ati «Reka nirukanke mbwire Dawudi inkuru nziza, kuko Uhoraho yamurenganuye, akamukiza ikiganza cy’abanzi be.» Yowabu aramusubiza ati «Umwami nta bwo waba umuzaniye inkuru nziza! Uzajyayo undi munsi, ariko uyu munsi nyine ntiwaba uvuga inkuru nziza, kuko yaba ari iy’urupfu rw’umwana w’umwami.» Yowabu abwira Umukushi, ati «Jya kubwira umwami ibyo wabonye.» Umukushi apfukama imbere ya Yowabu, hanyuma agenda yiruka. Ahimasi mwene Sadoki yongera kubwira Yowabu, ati «Bibe uko byakabaye! Reka nanjye niruke, nkurikire Umukushi.» Yowabu aramubaza ati «Urirukira iki se, mwana wanjye, nibura ko atari inkuru nziza uzahemberwa?» Undi ati «Bibe uko byakabaye! Ndagiye.» Yowabu ati «Irukanka!» Ahimasi arirukanka anyura mu nzira y’ikibaya cya Yorudani, maze ahita kuri wa Mukushi. Ubwo Dawudi akaba yicaye hagati y’amarembo yombi. Umurinzi ajya hejuru y’irembo ku rukuta, yubuye amaso abona umuntu wirukanka ari wenyine. Umurinzi atera hejuru kugira ngo abimenyeshe umwami. Umwami aravuga ati «Ubwo ari wenyine, ni uko hari inkuru nziza aje kuvuga.» Igihe uwo muntu ageze bugufi, umurinzi abona undi muntu na we wirukanka. Ubwo umurinzi wari uhagaze ku rukuta hejuru y’urugi atera hejuru ati «Dore undi muntu wirukanka ari wenyine.» Umwami aravuga ati «Uriya na we azanye inkuru nziza.» Nuko umurinzi aravuga ati «Noneho menye imyirukire y’uwa mbere: ni iya Ahimasi mwene Sadoki.» Umwami aravuga ati «Ni umuntu mwiza! Azanye inkuru nziza cyane.» Ahimasi atera hejuru abwira umwami, ati «Gira amahoro!» Nuko apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho, Imana yawe, wagukijije abari baguhagurukiye, mwami mutegetsi wanjye!» Umwami aramubaza ati «Byose se byagendekeye neza uwo musore Abusalomu?» Ahimasi aramusubiza ati «Narebaga abantu bacitsemo igikuba, igihe Yowabu yoherezaga umugaragu wawe, ariko rero sinamenye impamvu.» Umwami aramubwira ati «Igirayo, hagarara hariya.» Yigirayo maze aguma aho ngaho. Nuko Umukushi arahagera, aravuga ati «Umwami, umutegetsi wanjye niyumve inkuru nziza: uyu munsi Uhoraho yakurenganuye, agukiza ibiganza by’abaguhagurukiye bose.» Umwami abaza Umukushi ati «Byose se byagendekeye neza n’uwo musore Abusalomu?» Umukushi aramusubiza ati «Abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye, bose barakabona urwo uwo musore yabonye, kimwe n’abaguhagurukiye bose kugira ngo bakugirire nabi!» Nuko umwami abyumvise arasuhererwa, arazamuka ajya mu nzu yo hejuru y’irembo ararira. Yariraga avuga ati «Mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye! Abusalomu mwana wanjye! Iyo njya gupfa mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!» Baza kubwira Yowabu, bati «Dore umwami ariho ararira kandi araganya, kubera Abusalomu.» Uwo munsi, umutsindo uhinduka amaganya mu mbaga yose, kuko bari bumvise bavuga ngo «Umwami yababajwe cyane n’umwana we.» Uwo munsi nyine, ingabo zose zigaruka rwihishwa mu mugi, boshye abakozwe n’isoni cyangwa abahunze urugamba. Umwami yari yipfutse mu maso, agatera hejuru, ati «Mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!» Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu asanga umwami, aramubwira ati «Uyu munsi wakojeje isoni uruhanga rw’abagaragu bawe, bagukirije ubuzima kimwe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, abagore bawe n’inshoreke zawe. Ukunda abagutuka, ukanga abagukunda! Wagaragaje uyu munsi ko abatware bawe n’abagaragu bawe nta cyo bakumariye. None rero ndabimenye, iyo Abusalomu ajya kuba muzima, naho twe twese tukaba twapfuye uyu munsi, wari kubona ari byo bigutunganiye. Ndagusabye rero, ngo uhaguruke ujye kugusha neza umutima w’abagaragu bawe, kuko nkurahiye Uhoraho, ko nutajyayo, nta n’umwe muri busigarane iri joro, kandi bizakuviramo ibyago bikomeye, bisumbye kure ibyo wabonye kuva mu buto bwawe kugeza uyu munsi.» Nuko umwami arahaguruka, araza yicara ku karubanda, maze babwira imbaga yose, bati «Dore umwami yicaye ku karubanda!» Nuko imbaga yose ikoranira imbere y’umwami. Abayisraheli bari bahunze, buri wese ajya mu mahema ye. Mu miryango yose ya Israheli, impaka zari urudaca mu mbaga, bavuga bati «Umwami yadukuye mu biganza by’abanzi, aturokora ikiganza cy’Abafilisiti, none dore yahunze mu gihugu, ahunga Abusalomu. Abusalomu na we twari twasize amavuta ngo atubere umwami, yaguye mu ntambara. Mutegereje iki noneho, kugira ngo mugarure Dawudi?» Ibyo Israheli yose yavugaga, bigera ku mwami. Nuko umwami Dawudi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo, ati «Mubwire abakuru b’imiryango ya Yuda muti ’Ni kuki mwaba abanyuma mu kugarura umwami iwe? Muri abavandimwe banjye, muri amagufa yanjye n’umubiri wanjye; ni kuki rero mwaba abanyuma mu kugarura umwami?’ Muzabwire kandi Amasa, muti ’Nturi amagufa yanjye n’umubiri wanjye? Imana izankoreshe icyo ishatse cyose, niba udasimbuye Yowabu, ukaba umugaba w’ingabo zanjye iminsi yose.’» Nuko Dawudi ahindura atyo ibitekerezo by’Abayuda bose bahuza umugambi. Batuma ku mwami, bati «Garuka, wowe n’abagaragu bawe bose!» Bukeye, umwami arahaguruka agera kuri Yorudani. Abayuda bari baje i Giligali gusanganira umwami Dawudi, kugira ngo bamwambutse Yorudani. Shimeyi mwene Gera, Umubenyamini w’i Bahurimu, yihutira kumanukana n’Abayuda gusanganira umwami Dawudi. Yari kumwe n’Ababenyamini igihumbi, na Siba umunyagikari wo mu rugo rwa Sawuli, abahungu be cumi na batanu, n’abagaragu be makumyabiri. Bihutiraga kugera kuri Yorudani gusanganira umwami. Nuko bihatira gutegura byose kugira ngo bambutse abo mu nzu y’umwami, kandi ngo bamukorere icyo ashaka. Shimeyi mwene Gera, aherako yijugunya imbere y’umwami, igihe yambukaga Yorudani, maze abwira umwami, ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ntumbareho icyaha. Ntiwibuke icyaha umugaragu wawe yakoze, umunsi umwami umutegetsi wanjye ava i Yeruzalemu. Umwami ntabigumane mu mutima we, kuko jyewe umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ariko uyu munsi, mbaye uwa mbere mu muryango wa Yozefu wose umanutse gusanganira umwami, umutegetsi wanjye.» Abishayi mwene Seruya arahaguruka maze aravuga ati «Iyo se yaba impamvu yatuma batica Shimeyi, kandi yaravumye uwo Uhoraho yasize amavuta?» Dawudi aramusubiza ati «Ndapfa iki namwe, bene Seruya, cyatuma uyu munsi mumpora icyo ndi bukore? Uyu munsi se hari umuntu ukwiye kwicwa muri Israheli? Ubu se kandi uyu munsi, simenye neza ko ndi umwami wa Israheli?» Umwami abwira Shimeyi, ati «Humura, nturi bwicwe.» Nuko agerekaho n’indahiro. Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka, ajya gusanganira umwami. Ntiyari yigeze yisukura, habe no gukaraba ibirenge cyangwa se kwiyogoshesha ubwanwa, ndetse nta n’ubwo yari yarameshe n’imyambaro ye, kuva umwami yagenda kugeza uwo munsi agarutseho ari mutaraga. Ngo agere i Yeruzalemu aje gusanganira umwami, umwami aramubaza ati «Mefibosheti, ni iki cyakubujije kujyana nanjye?» Aramusubiza ati «Mwami mutegetsi wanjye, umugaragu wanjye yarambeshye; mu by’ukuri nari namubwiye nti ’Untegurire indogobe yanjye, kugira ngo nzamuke njyane n’umwami’, kuko jyewe umugaragu wawe ndi ikimuga. Rwose umugaragu wanjye yambeshyeye ku mwami, umutegetsi wanjye! Ariko rero, mwami mutegetsi wanjye, uri nk’umumalayika w’Imana, ukore icyo ubona kigutunganiye. N’ubusanzwe, abo mu muryango wa data bose babarwaga mu bagomba gutsembwa n’umwami umutegetsi wanjye, nyamara wakiriye umugaragu wawe mu basangira nawe ku meza yawe. Naba ngifite kindi ki se nishingikirijeho? Ikindi nakongera gusaba umwami se kandi ni iki?» Umwami aramubwira ati «Ni kuki ukomeza kuvuga ibyo byose? Ndabitegetse: wowe na Siba muzagabana isambu.» Mefibosheti abwira umwami, ati «N’iyo yayijyana yose, ubwo umwami umutegetsi wanjye agarutse iwe amahoro!» Barizilayi w’Umugilihadi yari yaramanutse i Rogelimu, yambukana n’umwami Yorudani, amusezereraho hafi ya Yorudani. Barizilayi uwo yari ashaje cyane, afite imyaka mirongo inani. Ni we kandi watangaga ibitunga umwami, ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umuntu ukomeye cyane. Umwami abwira Barizilayi, ati «Wowe komeza tujyane, nzagutunga uri bugufi yanjye i Yeruzalemu.» Ariko Barizilayi abwira umwami, ati «Ubu se nshigaje imyaka ingahe yo kubaho, kugira ngo nzamukane n’umwami i Yeruzalemu? Kugeza uyu munsi, mfite imyaka mirongo inani. Ubu se nashobora gutandukanya ikiri cyiza n’ikiri kibi? Umugaragu wawe se aracyaryoherwa n’icyo arya cyangwa anywa? Ndacyashobora se kumva amajwi y’abaririmbyi n’abaririmbyikazi? Ni kuki rero umugaragu wawe yaba akirushya umwami, umutegetsi wanjye? Ubwabyo birahagije, niba umugaragu wawe abashije kwambukana n’umwami Yorudani. Ariko se kandi ni iki cyatuma umwami ampa ingororano ingana ityo? Ahubwo ndakwinginze ngo ureke umugaragu wawe asubireyo, kugira ngo nsazire mu mugi wanjye hafi y’imva ya data na mama. Ariko kandi ng’uyu Kimuhamu umugaragu wawe, akomeze kujyana n’umwami, umutegetsi wanjye, kandi uzamukoreshe icyo ushaka cyose.» Umwami aramusubiza ati «Kimuhamu nakomeze kujyana nanjye, kandi nzamukorera icyo ushaka, n’icyo uzansaba cyose nzakigukorera.» Imbaga yose yambuka Yorudani, n’umwami arambuka. Hanyuma umwami ahobera Barizilayi kandi amusabira umugisha. Nuko undi asubira iwe Umwami arakomeza agana i Giligali, na Kimuhamu ajyana na we. Imbaga yose y’Abayuda, ndetse n’icya kabiri cy’Abayisraheli, baramuherekeza. Nuko Abayisraheli begera umwami, baramubaza bati «Ni kuki abavandimwe bacu b’Abayuda bakwihereranye, kugira ngo bakwambutse Yorudani n’urugo rwawe rwose, hamwe n’abantu bawe bose?» Abayuda bose basubiza Abayisraheli, bati «Ni uko umwami ari mwene wacu. Ni kuki ibyo byabababaza? Hari icyo twariye giturutse ku mwami? Cyangwa se hari ikintu icyo ari cyo cyose yaba yaduhaye?» Abayisraheli basubiza Abayuda, bati «Dukubye incuro cumi uburenganzira mwe mufite ku mwami, ndetse yewe no kuri Dawudi. Ni kuki mutatwitayeho? Si twe twavuze mbere ibyo kugarura umwami?» Ariko Abayuda barusha Abayisraheli gushega. Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati «Nta mugabane dufitanye na Dawudi, nta n’umurage dusangiye na mwene Yese! Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!» Abayisraheli bose barazamuka, bareka Dawudi kugira ngo bakurikire Sheba, mwene Bikuri. Ariko Abayuda basigarana n’umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorudani kugera i Yeruzalemu. Dawudi ataha iwe i Yeruzalemu. Umwami afata ba bagore cumi b’inshoreke yari yasize ku rugo, maze abashyira mu nzu igenzurwa. Akabaha ibibatunga, ariko ntiyongera kubana na bo. Nuko baguma aho nk’imfungwa kugeza ku munsi w’urupfu rwabo; bameze nk’abapfakazi kandi umugabo akiriho. Bukeye, umwami abwira Amasa, ati «Mpamagariza Abayuda bose, bazakwitabe mbere y’iminsi itatu, kandi nawe uzaba uhari.» Amasa ajya guhamagara Abayuda, ariko arenza igihe Dawudi yari yategetse. Dawudi abwira Abishayi, ati «Noneho Sheba, mwene Bikuri, agiye kutumerera nabi kurusha Abusalomu. Fata abagaragu ba shobuja, ugende ukurikire Sheba, atavaho ashyikira imigi izitiwe, maze akaducika.» Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri. Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa. Yowabu abwira Amasa, ati «Uraho neza se, muvandimwe?» Ikiganza cy’iburyo cya Yowabu gifata mu bwanwa bwa Amasa, kugira ngo amuhobere. Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri. Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri. Umwe mu ngabo za Yowabu yari yasigaye iruhande rw’umurambo wa Amasa. Uwo musore yaravugaga ati «Uri uwa Yowabu kandi akaba uwa Dawudi, nakurikire Yowabu!» Nyamara, Amasa yari yigaraguye mu maraso ye aho mu nzira, uwo muntu abona ko abahanyuraga bose bahakerererwa, akurura umurambo, awuvana mu nzira awushyira mu gisambu, maze aworosa umwenda, kubera ko abahahitaga bose bahahagararaga. Amaze kuwuvana mu nzira, abahanyuraga bose bakurikira Yowabu, bajya gushaka Sheba mwene Bikuri. Sheba azenguruka inzu za Israheli zose, kugera Abeli‐Betimaka, maze Ababikuri bose barakorana, baramukurikira. Yowabu aza kugota Sheba muri Abeli‐Betimaka. Nuko barunda ikirundo cy’igitaka ku rukuta rw’umugi. Imbaga yose yari kumwe na Yowabu, icukura inkike kugira ngo ihirime. Umugore w’umunyabwenge wari mu mugi atera hejuru, ati «Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze ngo mumbwirire Yowabu, muti ’Ngwino hano ngire icyo nkubwira.’» Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati «Mbese ni wowe Yowabu?» Aramusubiza ati «Ni jyewe.» Nuko aramubwira ati «Tega amatwi amagambo y’umuja wawe.» Undi aramusubiza ati «Ndakumva.» Umugore arakomeza ati «Kera iyo habaga impaka z’urudaca, hari umugenzo wo kuvuga ngo ’Bajye kugisha inama muri Abeli‐Betimaka, ubwo bikaba birangiye.’ Uyu mugi wacu si wo munyamahoro kandi w’indahemuka mu yindi yose ya Israheli? Naho wowe, urashaka kuwurimbura, kandi ari umurwa mukuru muri Israheli! Urashakira iki koreka umurage w’Uhoraho?» Yowabu aramusubiza ati «Reka, ntibikambeho! Sinshaka koreka cyangwa kurimbura! Nta bwo ari ko bimeze, ahubwo umugabo wo mu misozi y’i Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yagomeye umwami Dawudi. Nimumutange wenyine, maze ndeke umugi wanyu.» Umugore abwira Yowabu, ati «Ibyo na byo, tugiye kukujugunyira umutwe we, tuwunyujije hejuru y’inkike.» Uwo mugore abwira imbaga yose inama yuje ubwenge, nuko batema umutwe wa Sheba mwene Bikuri, maze bawujugunyira Yowabu. Yowabu aherako avuza ihembe, bareka umugi baranyanyagira buri wese ataha mu mahema ye. Yowabu we, agaruka i Yeruzalemu bugufi y’umwami. Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti. Adoramu ni we wari ushinzwe imirimo rusange. Yehoshafati, mwene Ahiludi, akaba umunyamabanga w’umwami, Shiya yari umwanditsi; Sadoki na Abiyatari bakaba abaherezabitambo. Hakaba na Ira w’i Yayiri, wari umuherezabitambo wa Dawudi. Ku ngoma ya Dawudi hatera inzara, imara imyaka itatu ikurikiranye. Dawudi abaza Uhoraho, maze Uhoraho aramubwira ati «Ibyo bitewe na Sawuli n’umuryango we b’abicanyi, kubera ko bishe Abagibewoni.» Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda. Dawudi abaza Abagibewoni, ati «Nabagenzereza nte, cyangwa se ni ku buhe buryo nabigororaho, kugira ngo muvuge neza umurage w’Uhoraho?» Abagibewoni baramusubiza bati «Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we, si ifeza cyangwa zahabu, kandi ntidushaka no kugira uwo twica muri Israheli.» Dawudi aravuga ati «Icyo mumbwira cyose nzakibakorera.» Baramubwira bati «Uwo muntu washatse kuturimbura, kandi akibwira ko yadutsembye mu gihugu cyose cya Israheli, nimuduhe barindwi mu bamukomokaho, maze tubashwanyagurize imbere y’Uhoraho i Gibeya ya Sawuli, ku musozi w’Uhoraho.» Umwami aravuga ati «Nzababaha.» Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho. Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa, umukobwa wa Aya, yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arimoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu ba Meraba, umukobwa wa Sawuli, yari yarabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola; abo bose abagabiza Abagibewoni, maze babashwanyaguriza ku musozi imbere y’Uhoraho, uko ari barindwi bapfira icyarimwe. Babishe mu minsi ya mbere y’isarura, mu ntangiriro y’isarura ry’ingano. Risipa, umukobwa wa Aya, afata ikigunira acyisasira ku rutare, kuva mu ntangiriro y’isarura kugeza ubwo imvura ihinduye ikagwa kuri iyo mirambo. Ku manywa ntiyarekaga inyoni zo mu kirere zibarya, haba n’inyamaswa zo mu gasozi nijoro. Bukeye, babwira Dawudi ibyo Risipa, umukobwa wa Aya, inshoreke ya Sawuli, yakoze. Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa. Avanayo amagufa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani, maze bayakoranyiriza hamwe n’amagufa y’abo barindwi bari barashwanyagujwe. Amagufa ya Sawuli, ay’umuhungu we Yonatani, n’ay’abo barindwi bayahamba i Sela mu gihugu cya Benyamini, mu mva ya Kishi se wa Sawuli. Barangiza batyo ibyategetswe n’umwami byose, hanyuma Imana ibona kumerera neza igihugu. Bukeye, Abafilisiti bongera gushyamirana n’Abayisraheli. Dawudi n’ingabo ze baramanuka bajya kurwana n’Abafilisiti, bakirwana, Dawudi yumva ananiwe. Ishibo‐Benobu, wari uwo muri bene Rafa, ni bwo ashatse kwica Dawudi. Uwo mugabo yari afite igihosho gifite uburemere nk’ubw’amasikeli magana atatu y’umuringa, kandi yari yambaye inkota nshya. Ariko Abishayi mwene Seruya arahagoboka, maze atera Umufilisiti aramwica. Ni bwo rero ingabo za Dawudi zimwinginze ziti «Ntuzongere gutabarana natwe, hato utazazimya itara rya Israheli!» Nyuma y’ibyo, hongera kuba intambara ku Bafilisiti i Goba. Ni bwo rero Sibekayi w’i Husha yishe Safu wo muri bene Rafa. Bukeye, i Goba hongera kubera intambara ku Bafilisiti. Elihanani mwene Yayiri w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati, wari ufite icumu ryanganaga n’igiti cy’umuboshyi w’imyenda. Hongera kuba indi ntambara i Gati. Hakaba umurwanyi ufite intoki esheshatu ku kiganza n’amano atandatu ku kirenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine, na we akaba akomoka kuri bene Rafa. Ashaka gushotora Israheli, maze Yehonatani mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, aramwica. Abo bose uko ari bane, bari bene Rafa w’i Gati, nuko bose bicwa na Dawudi n’ingabo ze. Dawudi aririmbira Uhoraho indirimbo, umunsi Uhoraho amurokoye ikiganza cy’abanzi be bose n’icya Sawuli. Aravuga ati «Uhoraho ni urutare rwanjye, ni we mbaraga zanjye n’Umukiza wanjye. Imana ni yo rutare rwanjye n’ingabo inkingira, intwaro yanjye n’inkingi yanjye; ni yo buhungiro bwanjye n’Umukiza wanjye, ni na yo inkiza abanyamaboko. Uhoraho nahimbazwe! Naramutakambiye, maze ntsinda abanzi banjye. Imyuzure y’urupfu yarantangatanze, n’ibidendezi bya Beliyali birangota. Ingoyi z’ikuzimu zarangose, imitego y’urupfu intanga imbere. Igihe nari mu makuba niyambaje Uhoraho, ntakambira Imana yanjye; mu Ngoro yayo yumvise ijwi ryanjye, ugutakamba kwanjye kugera mu matwi yayo. Nuko isi iratengurwa, ihinda umushyitsi, imfatiro z’ijuru ziranyeganyega, maze byose bitigiswa n’uburakari bwayo. Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi, umuriro utwika usohoka mu munwa wayo, n’amakara agurumana. Yunamisha ijuru maze iramanuka, n’igicu kibudika mu nsi y’ibirenge byayo. Iza ihetswe n’umukerubimu, igurukira hejuru y’amababa y’umuyaga. Umwijima iwugira inturo yayo, ikikizwa n’ikirundo cy’amazi n’ibihu hejuru y’ibindi. Urumuri rutangaje ruyijya imbere, n’amakara aragurumana. Uhoraho ahindisha inkuba mu ijuru, Umusumbabyose yumvikanisha ijwi rye. Arasa imyambi ye atatanya ibicu, yohereza imirabyo irabimenesha. Ubutaka bwo hasi mu nyanja buraboneka, imfatiro z’isi ziragaragara, ku bw’umuhindagano w’Uhoraho, ku bw’inkubi y’umwuka usohoka mu mazuru ye. Aho ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, ankura rwagati mu mazi magari. Andokora umwanzi wanjye w’umunyamaboko, n’abampagurukiye kuko bandusha imbaraga. Barantangatanze ku munsi w’amakuba yanjye, ariko Uhoraho ambera urwishingikirizo. Yankuye mu makuba anshyira mu bwisanzure, yarandokoye kuko ankunda. Uhoraho yanyitayeho akurikije ubutungane bwanjye, n’ubudacumura bw’ibiganza byanjye, kuko natunganyije inzira z’Uhoraho, kandi singarambire Imana yanjye. Amatangazo yahozeho mbere yanjye, n’amategeko yayo sinyavirire; nabanaga na yo ntunganye, nirinze gukora icyaha icyo ari cyo cyose. Uhoraho yanyituye akurikije ubutungane bwanjye n’ubudahemuka bwanjye yiboneye n’amaso ye. Ku badahemuka, uri indahemuka, naho ku ntwari ukaba indatsimburwa. Ku ndacumura, uri indacumura, naho ku bagome, ugahana wihanukiriye. Umuryango w’insuzugurwa uwuha umutsindo, ariko abikuza, indoro yawe ikabacisha bugufi. Ni wowe tara ryanjye, Uhoraho; Uhoraho, ni we umurikira umwijima wanjye, Iyo ndi kumwe nawe mbasha gutambuka imikokwe y’abanzi, iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zabo. Inzira z’iyi Mana ziraboneye; Ijambo ry’Uhoraho ryarigaragaje. Ni ingabo ikingira abamufiteho ubuhungiro. Ni nde Mana itari wowe? Ni nde rutare nk’Imana yacu? Imana ni umwihariko wanjye, kandi inyuza mu nzira iboneye. Ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi, ikampagarika ku mpinga z’imisozi; yigisha ibiganza byanjye intambara, n’amaboko yanjye gufora umuheto w’umuringa. Wampaye ingabo yawe ho agakiza, n’ubugwaneza bwawe bukankomeza; intambwe zanjye wazaguriye inzira, ibirenge byanjye ubirinda gutsitara. Nakurikiranye abanzi banjye, ndabarimbura, sinagaruka ntamaze kubatsemba; narabakubise ntibabasha kweguka, baguye mu nsi y’ibirenge byanjye. Wankenyeje imbaraga zo kurwana, abahagurukiye kuntera, urabancogoreza; watumye abanzi banjye bantera ibitugu, kugira ngo ndimbure abampagurukiye. Baratakambye, ariko ntihagira ubatabara, batakira Uhoraho, ariko ntiyabasubiza; nabahinduye umukungugu, ndabanyukanyuka nk’urwondo mu nzira. Wandokoye ukwivumbagatanya k’umuryango wanjye, ungira umutware w’amahanga; ihanga ntigeze no kumenya rirankorera. Abanyamahanga baranyobotse, mvuga ijambo rimwe bakanyumvira; abanyamahanga baracogoye, basohoka mu ngo zabo badagadwa. Himbazwa Uhoraho! Urutare rwanjye nirusingizwe! Nihatsinde Imana, yo rutare rw’agakiza kanjye! Iyi Mana yamporeye abanzi banjye, yatumye abanyamahanga, bampfukamira. Wankijije abanzi banjye, umpa guhashya abampagurukiye, n’abanyamaboko urabangobotora. Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga, kandi ndaririmba ikuzo ry’izina ryawe: Wowe uha umwami wawe imitsindo ikomeye, ntuhemukire uwo wasize amavuta, ari we Dawudi n’urubyaro rwe iteka ryose.» Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza. Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo, n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye. Imana ya Israheli yarabivuze, Urutare rwa Israheli yarabimbwiye: Ugenga amahanga akurikije ubutabera, agategeka mu gitinyiro cy’Imana. Asa n’umuseke ukebye mu gitondo izuba rirashe, agasa n’igitondo kitagira igicu ku muhituko w’imvura, ubwo ibyatsi bibengeranishwa n’urumuri. Inzu yanjye se, si ko imeze ku Mana, kuko yanyemereye isezerano ritazashira, ritunganye muri byose kandi ryubahirizwa? Imitsindo yanjye, n’ibinyura umutima byose, si yo mbikesha? Ariko abagome bose, bo bameze nk’amahwa bajugunye; hari uwatinyuka se kuyafata n’intoki? Ahubwo bayigirishayo umuhunda w’icumu n’uruti rwaryo, akazatwikwa, akazakongokera aho ngaho.» Aya ni yo mazina y’Intwari mu ngabo za Dawudi: Ishibehali, Umuhakemoni, wategekaga abitwa «Intwari eshatu». Umunsi umwe ni we wateye icumu abantu magana inani icyarimwe. Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo, w’i Ahoti. Yari umwe muri za Ntwari eshatu, kandi yari kumwe na Dawudi i Pasi‐Damimu ubwo bashotoraga Abafilisiti bari bateraniye kurwana. Abayisraheli barahunze, ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa. Ukurikiyeho ni Shama, mwene Aga w’Umuharari. Abafilisiti bari bibumbiye hamwe, aho hantu hakaba umurima urimo inkori, maze imbaga ihunga Abafilisiti. Ariko we ahagarara hagati mu murima, arawigarurira, yica Abafilisiti, maze Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Igihe cy’isarura, batatu bo mu bitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena», baramanuka basanga Dawudi mu buvumo bw’i Adulamu. Ingabo z’Abafilisiti zikaba zaciye ingando mu Kibaya cy’Abarefayimu. Icyo gihe Dawudi yari mu buhungiro, naho ingabo z’Abafilisiti ziri i Betelehemu. Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzansomya ku mazi y’iriba riri ku irembo ry’i Betelehemu?» Maze abo bagabo batatu b’intwari, banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri hafi y’irembo ry’i Betelehemu, bayazanira Dawudi. We ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Aravuga ati «Uhoraho arandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bakajya hariya hantu!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari uko ari batatu. Abishayi, murumuna wa Yowabu, mwene Seruya, yategekaga abitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena».» Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu icyarimwe, bituma aba ikirangirire muri za Ntwari mirongo itatu. Ikuzo rye ryasumbaga iry’abandi bose muri ba Mirongo Itatu, nyamara ntiyigeze asingira Intwari eshatu za mbere. Benayahu mwene Yehoyada, umugabo w’intwari, wabarirwaga mu bakoze ibikorwa bikomeye, akaba akomoka i Kabuseli. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli Umumowabu; kandi aramanuka yica intare yari mu mwobo igihe cy’urubura. Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’intwari. Uwo Munyamisiri yari afite icumu mu ntoki, nuko Benayahu aramanuka amusanga yitwaje inkoni, yambura uwo Munyamisiri icumu rye, ararimwicisha. Ngibyo ibyakozwe na Benayahu mwene Yehoyada, maze aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena. Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umutware w’abamurindaga. Asaheli, murumuna wa Yowabu, na we yabarirwaga muri Ba Mirongo Itatu b’imena, kimwe na Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu. Babarirwagamo kandi Shama na Elika b’i Harodi; Helesi w’i Paliti, Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri w’i Anatoti, Mebunayi w’i Husha, Salumoni w’i Aho, Maharayi w’i Netofa, Helebu mwene Bana w’i Netofa, Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya mu Babenyamini, Benayahu w’i Pireyatoni, Hidayi wo ku bidendezi by’i Gashi, Abi‐Aluboni w’i Aruba, Azimaweti w’i Bahurimu, Eliyahiba w’i Shaluboni na Yasheni w’i Gimizo. Barimo kandi Yehonatani mwene Shama w’i Harari, Ahiyamu mwene Sharari w’i Arari, Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Betimaka, Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo, Hesirayi w’i Karumeli, Parayi w’i Arabi, Yigali mwene Natani w’i Soba, Bani w’i Gadi, Seleki w’Umuhamoni, Naharayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri na Uriya w’Umuhiti. Bose bakaba mirongo itatu na barindwi. Uhoraho yongera kurakarira Abayisraheli, maze abateza Dawudi, ati «Genda ubarure Israheli na Yuda.» Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.» Yowabu abwira umwami, ati «Uhoraho, Imana yawe, agwize imbaga incuro ijana, kandi umwami umutegetsi wanjye abyirebera. Ariko se ni mpamvu ki umwami umutegetsi wanjye ashaka gukora ikintu nk’icyo?» Ariko biba iby’ubusa, itegeko ry’umwami riganza Yowabu n’abatware b’ingabo, nuko Yowabu ahagurukana n’abatware b’ingabo z’umwami, bajya kubarura imbaga ya Israheli. Bambuka Yorudani, bahera i Aroweri no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo, hanyuma berekeza mu Bagadi n’i Yazeri. Bagera muri Gilihadi no mu gihugu cy’Abahiti n’i Dani, maze barakomeza bagera i Sidoni. Bukeye, binjira muri Tiri no mu migi yose y’Abahivi n’Abakanahani. Hanyuma bajya i Negevu ya Yuda, i Berisheba. Bazenguruka batyo igihugu cyose, bagera i Yeruzalemu nyuma y’amezi icyenda n’iminsi makumyabiri. Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu. Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.» Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo: «Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.’» Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.» Dawudi asubiza Gadi, ati «Ubu ndi mu makuba akomeye cyane... Reka tugwe mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi, aho kugira ngo ngwe mu biganza by’abantu!» Nuko Dawudi ahitamo icyorezo. Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba. Umumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga, ati «Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko.» Ubwo kandi uwo mumalayika w’Uhoraho yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi. Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!» Uwo munsi, Gadi asanga Dawudi aramubwira ati «Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna, Umuyebuzi.» Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye, abitegetswe n’Uhoraho. Arawuna akebutse, abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arasohoka, apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami. Arawuna aramubaza ati «Mwami, mutegetsi wanjye, uzanywe n’amahoro ku mugaragu wawe?» Dawudi aramusubiza ati «Nje kugura imbuga yawe, kugira ngo nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Bityo icyorezo kijye kure y’imbaga.» Arawuna abwira Dawudi, ati «Umwami, umutegetsi wanjye afate ibyo ashatse byose, kugira ngo ature igitambo gitwikwa. Dore n’izi nka ube ari zo uturaho igitambo gitwikwa, naho igare n’imitambiko yaryo bibe inkwi zo gucana.» Ibyo byose Arawuna abiha umwami. Nuko Arawuna abwira umwami, ati «Uhoraho Imana yawe ibigushimire!». Ariko umwami abwira Arawuna, ati «Oya, ahubwo ndabigura nawe, sinshaka gutura Uhoraho, Imana yanjye, ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze.» Dawudi rero, agura iyo mbuga n’izo nka ku masikeli mirongo itanu ya feza. Aho ni ho Dawudi yubakiye Uhoraho urutambiro, kandi ahaturira ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Nuko Uhoraho abona kugirira neza igihugu, n’icyorezo kijya kure ya Israheli. Umwami Dawudi yari ashaje, ageze mu zabukuru; bamworosaga imyenda ariko ntashobore gususuruka. Abagaragu be baramubwira bati «Mwami, mutegetsi wacu, bagushakire umwari w’isugi mujye mubana, akubere umunyanzu; muzaryamana agupfumbate maze ususuruke.» Bashaka inkumi nziza mu gihugu cyose cya Israheli, babona uwitwa Abishagi w’i Shunemu, nuko bamuzanira umwami. Uwo mukobwa yari afite uburanga buhebuje; yitaga ku mwami akamukorera, ariko umwami ntiyamwegera. Adoniya mwene Hagita yarikuzaga, agira ati «Ni jye uzaba umwami.» Ashaka amagare y’intambara n’amafarasi, ndetse n’abantu mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere. Ise, nta na rimwe mu buzima bwe, yigeze amucyaha, ngo amubaze ati «Ibyo ukoze ni ibiki?» Kandi rero Adoniya yari mwiza cyane, yari yaravutse akurikira Abusalomu. Yagiye inama na Yowabu mwene Seruya, n’umuherezabitambo Abiyatari, baramushyigikira. Ariko umuherezabitambo Sadoki, na Benayahu mwene Yehoyada, n’umuhanuzi Natani, na Shimeyi, na Reyi, n’intwari za Dawudi, bo ntibigeze bifatanya na Adoniya. Nuko afata intama, ibimasa by’inkone n’inyana z’imishishe, abituraho igitambo hafi y’ibuye rya Zoheleti ryari iruhande rw’iriba rya Rogeli. Ni bwo atumiye abavandimwe be bose, ari bo bana b’umwami, n’Abayuda bose bakoreraga umwami. Ariko ntiyatumira umuhanuzi Natani, na Benayahu, n’intwari, n’umuvandimwe we Salomoni. Nuko Natani abwira Betsabe, nyina wa Salomoni, ati «Mbese ntiwamenye ko Adoniya mwene Hagita yigize umwami, akiyimika umutegetsi wacu Dawudi atabizi? Ubu rero reka nguhe inama ugomba gukurikiza kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomoni. Ngaho genda nonaha, usange umwami Dawudi maze umubwire uti ’Mwami, mutegetsi wanjye, si wowe warahiriye umuja wawe, uti: Umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura maze gutanga, akazicara ku ntebe yanjye y’ubwami? None rero kuki Adoniya yabaye umwami?’ Nanjye kandi, mu gihe uzaba ukivugana n’umwami, nzinjira ntere mu ryawe.» Betsabe yinjira ibwami, asanga umwami aho yari mu nzu araramo: umwami yari ashaje cyane, imirimo yose yayikorerwaga na Abishagi w’i Shunemu. Betsabe arunama aramya umwami, maze umwami aramubaza ati «Urashaka iki?» Aramusubiza ati «Mutware, warahiye Uhoraho, Imana yawe ubwira umuja wawe uti ’Umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura, akazicara ku ntebe yanjye y’ubwami.’ None dore ubu Adoniya yabaye umwami kandi nta cyo ubiziho, mwami, mutegetsi wanjye! Yatuye ibitambo by’ibimasa, inyana z’imishishe n’intama nyinshi, kandi atumira abana b’umwami bose, ndetse n’umuherezabitambo Abiyatari, na Yowabu, umukuru w’ingabo, ariko ntiyatumira umugaragu wawe Salomoni! None wowe, mwami, mutegetsi wanjye, Israheli yose iguhanze amaso, itegereje ko uyimenyesha uzazungura umwami, umutegetsi wanjye amaze gutanga. Umwami, umutegetsi wanjye, namara gutanga, jye n’umwana wanjye Salomoni bazadufata nk’abagome.» Igihe yari akivugana n’umwami, hinjira umuhanuzi Natani. Bamenyesha umwami, bati «Nguyu umuhanuzi Natani!» Natani aza imbere y’umwami, apfukama imbere ye uruhanga rukora ku butaka. Nuko aravuga ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ese ni wowe wategetse uti ’Adoniya azime ingoma nyuma yanjye, maze abe ari we wicara ku ntebe yanjye?’ Kuko uyu munsi yamanutse ku iriba rya Rogeli, ahaturira ibitambo by’ibimasa, inyana z’imishishe n’intama nyinshi kandi atumira abana bose b’umwami, abatware b’ingabo n’umuherezabitambo Abiyatari; ubu bari kumwe na we barya kandi banywa bavuga bati ’Haragahoraho umwami Adoniya!’ Icyakora jye umugaragu wawe ntibantumiye, kimwe n’umuherezabitambo Sadoki na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’umugaragu wawe Salomoni. Ibyo se koko byaba byakozwe bitegetswe n’umwami, umutegetsi wanjye? Nyamara ntiwigeze ubwira umugaragu wawe uzicara ku ntebe y’umwami, umutegetsi wanjye, wowe umaze gutanga.» Umwami Dawudi aravuga ati «Nimumpamagarire Betsabe!» Betsabe yitaba umwami, nuko ahagarara imbere ye. Umwami arahira, agira ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, wancunguye mu mubabaro wose, kandi nk’uko nabikurahiye imbere y’Uhoraho Imana ya Israheli: umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura, ni we uzicara ku ntebe y’ubwami mu mwanya wanjye. Ndetse ni ko mbitegtse uyu munsi.» Betsabe yunamira umwami, aramuramya avuga ati «Umwami Dawudi, umutegetsi wanjye, aragahoraho iteka!» Umwami Dawudi aravuga ati «Nimumpamagarire umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani na Benayahu mwene Yehoyada!» Nuko bitaba umwami. Arababwira ati «Mujyane n’abagaragu ba shobuja, muhekeshe umuhungu wanjye Salomoni ku nyumbu yanjye bwite, maze mumanukane na we ku iriba rya Gihoni. Aho ni ho umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani bari bumusigire amavuta amwimikira kuba umwami wa Israheli, naho mwe muvuze impanda, murangurura amajwi muti ’Harakabaho umwami Salomoni!’ Muzamuke mumushagaye, aze yicare ku ntebe yanjye y’ubwami; ni we uzaba anzunguye ku bwami kuko ari we nashyiriyeho kuba umutware w’imiryango ya Israheli na Yuda.» Benayahu mwene Yehoyada asubiza umwami, ati «Amen! Uko ni ko Uhoraho, Imana y’umwami umutegetsi wanjye avuze. Uko Uhoraho yabanaga n’umwami, umutegetsi wanjye, azabe ari ko abana na Salomoni, azakomeze ingoma ye kurusha uko yakomeje iy’umwami Dawudi, umutegetsi wanjye.» Umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka; bahekesha Salomoni ku nyumbu y’umwami Dawudi, bamujyana i Gihoni. Umuherezabitambo Sadoki afata ihembe ry’amavuta ryari mu ihema, asiga Salomoni ayo mavuta, aramwimika; maze bavuza impanda, abantu bose batera hejuru bagira bati «Harakabaho umwami Salomoni!» Imbaga y’abantu izamuka imushagaye; ubwo bavuzaga imyironge, banezerewe cyane ku buryo isi yatigitaga kubera imyiyereko yabo. Adoniya n’abatumirwa be bose bakimara kurya bumva amashyi y’ibyishimo. Ndetse na Yowabu yumva ijwi ry’impanda, noneho aravuga ati «Kuki hari urusaku mu mugi?» Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari w’umuherezabitambo. Adoniya aramubwira ati «Ngwino, uri ingirakamaro, ugomba kuba ufite inkuru nziza watugezaho.» Yonatani asubiza Adoniya ko nta yo! Arakomeza, ati «Umwami Dawudi, umutegetsi wacu yimitse Salomoni amugira umwami! Umwami yamwoherereje umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti hamwe n’Abapeleti, bamuhekesha ku nyumbu y’umwami. Umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani ni bo bamusigiye amavuta i Gihoni bamwimika, bahava bazamuka banezerewe cyane, none umugi wose urarangira; ni rwo rusaku mwumvise. None ubu Salomoni yicaye ku ntebe y’umwami; byongeye kandi abagaragu b’umwami baje gushimira umwami Dawudi, umutegetsi wacu, bagira bati ’Imana yawe ikuze izina rya Salomoni kurusha iryawe kandi ikomeze ingoma ye kurusha uko yakomeje iyawe.’ Umwami arambarara ku buriri bwe, aravuga ati ’Uhoraho, Imana ya Israheli ahimbazwe, kuko yatumye uyu munsi mbona umwe mu bana banjye ansimbuye ku ntebe!’» Abatumirwa bose ba Adoniya bashya ubwoba, bahaguruka bagenda umwe umwe, bakwira imishwaro. Adoniya we, kubera gutinya Salomoni, arahaguruka ajya gufata amahembe y’urutambiro. Babimenyesha Salomoni bamubwira bati «Dore Adoniya yatinye umwami Salomoni, ajya gufata amahembe y’urutambiro, avuga ati ’Iyaba uyu munsi umwami Salomoni yari kundahira ko atazanyicisha inkota, jyewe umugaragu we!’» Salomoni aravuga ati «Niyerekana ko ari umuntu w’indakemwa, nta gasatsi ke na kamwe kazagwa hasi; ariko nabonwaho n’agakosa gato azapfa.» Umwami Salomoni yohereza abantu bo kumukura ku rutambiro. Araza aramya umwami Salomoni, Salomoni na we aramubwira ati «Taha iwawe!» Dawudi amaze kumva ko agiye gupfa, yahamagaye umuhungu we Salomoni amuha aya mabwiriza, agira ati «Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, naho wowe urakomere ube intwari! Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose, kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati ’Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.’ Byongeye kandi, uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye, ibyo yakoreye abategeka babiri b’ingabo za Israheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe, ubwo aba amennye amaraso mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara; ayo maraso ayasiga umukandara yari akenyeje n’inkweto yari yambaye. Nuko rero, uzakore ukurikije ubwitonzi bwawe, ntuzemere ko yisazira mu mahoro. Ahubwo uzagirire ubuntu abana ba Barizilayi w’i Gilihadi; bajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ineza nk’iyo ari yo bangiriye igihe nari narahunze umuvandimwe wawe Abusalomu. Dore kandi uri hamwe na Shimeyi, mwene Gera w’Umubenyamini, ukomoka ku musozi wa Bahurimu; yaramvumye bikabije igihe najyaga i Mahanayimu, ariko mvuyeyo yaje kunsanganirira kuri Yorudani, maze murahira Uhoraho ngira nti ’Sinzakwicisha inkota.’ Icyakora ntuzamugire umwere; kubera ko wowe uri umunyabwenge, uzi uko uzamugenza: ntazamanukire ikuzimu utamwishe.» Dawudi aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu. Nuko Salomoni azungura se Dawudi ku ntebe y’ubwami, ubwami bwe burakomera cyane. Adoniya mwene Hagita ajya kwa Betsabe nyina wa Salomoni. Betsabe aramubaza, ati «Uzanywe n’amahoro?» Na we aramusubiza ati «Ni amahoro.» Adoniya arakomeza ati «Mfite icyo nkubwira.» Ati «Ngaho mbwira.» Adoniya ati «Uzi nawe ubwawe ko ubwami bwari ubwanjye, Israheli yose impanze amaso ngo mbe umwami. Ariko narabwambuwe, buhabwa umuvandimwe wanjye Salomoni, wabuhawe ku bubasha bw’Uhoraho. Mfite ikintu kimwe ngusaba uyu mwanya; ntukinyime.» Betsabe aramubwira ati «Vuga!» Adoniya aramubwira ati «Ndakwinginze, usabe umwami Salomoni kuko wowe adashobora kukwangira, anshyingire Abishagi w’i Shunemu.» Aramusubiza ati «Ni byiza! Ndajya kukubwirira umwami.» Betsabe asanga umwami Salomoni kugira ngo amubwire ibyo yatumwe na Adoniya. Umwami amubonye aramusanganira, aramwunamira, hanyuma asubira ku ntebe ye y’ubwami, atumiza indi ntebe ayicazaho umugabekazi iburyo bwe. Betsabe aramubwira ati «Mfite akantu gato ngusaba, ntukanyime.» Umwami aramusubiza ati «Nsaba, mubyeyi, sinakwima.» Aramubaza ati «Birashoboka ko twashyingira Abishagi w’i Shunemu, tukamuha umuvandimwe wawe Adoniya?» Umwami Salomoni asubiza nyina, agira ati «Kuki usabira Adoniya umukobwa Abishagi w’i Shunemu? Ahubwo musabire ubwami kuko ari we mukuru kuri jye kandi umuherezabitambo Abiyatari na Yowabu mwene Seruya bakaba bamushyigikiye!» Umwami Salomoni arahira mu izina ry’Uhoraho, agira ati «Niba ijambo Adoniya yavuze ridakwiye kumwicisha, Imana inkorere uko ishaka! Kuva ubu, ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, we wankomeje agatuma nicara ku ntebe ya data Dawudi, kandi akanyinjiza mu rwego rw’abami nk’uko yari yarabivuze: uyu munsi Adoniya aricwa.» Umwami Salomoni yohereza Benayahu mwene Yehoyada, afata Adoniya aramwica. Naho umuherezabitambo Abiyatari, umwami aramubwira ati «Genda ujye i Anatoti mu isambu yawe. Rwose wari ukwiye gupfa, ariko sinkwica uyu munsi kuko wahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho imbere ya data Dawudi, kandi ukifatanya na data mu byamubabaje byose.» Nuko Salomoni yambura Abiyatari imirimo y’ubuherezabitambo bw’Uhoraho, bityo ijambo Uhoraho yavugiye i Silo ku nzu ya Heli rirasohora. Yowabu amaze kumva ibyabaye kuri Adoniya no kuri Abiyatari, ahungira mu ihema ry’Uhoraho, maze afata ku mahembe y’urutambiro kandi ni koko, yari yarifatanyije na Adoniya, n’ubwo mbere y’aho atari yarashyigikiye Abusalomu. Bamenyesha umwami Salomoni bati «Yowabu yahungiye mu ihema ry’Uhoraho, ari iruhande rw’urutambiro.» Salomoni yohereza Benayahu mwene Yehoyada, aramubwira ati «Genda umwice!» Benayahu yinjira mu ihema ry’Uhoraho, abwira Yowabu ati «Umwami aravuze ngo sohoka!» Yowabu aramusubiza ati «Oya! Aha ni ho nzagwa.» Benayahu ageza ku mwami igisubizo cya Yowabu. Umwami aramusubiza ati «Kora uko yabivuze, umwice maze umuhambe. Ubwo jye n’inzu ya data, uzaba uduhanaguyeho amaraso Yowabu yamennye nta mpamvu. Uhoraho azaba amugeretseho amaraso y’abantu babiri b’intungane kandi bamurusha ubwiza yicishije inkota, data Dawudi atabizi. Abo ni Abuneri mwene Neri, umukuru w’ingabo za Israheli, na Amasa mwene Yeteri, umukuru w’ingabo zo kwa Yuda. Amaraso y’abo bantu azahorwe Yowabu n’abamukomokaho ubuziraherezo! Naho Dawudi n’abamukomokaho, n’inzu ye, n’ingoma ye, bazahorane igihe cyose ihirwe rikomoka kuri Uhoraho.» Benayahu mwene Yehoyada arazamuka, afata Yowabu aramwica; Yowabu ahambwa iwe mu butayu. Umwami amusimbuza Benayahu mwene Yehoyada kugira ngo abe umutware w’ingabo, kandi ashyira umuherezabitambo Sadoki mu mwanya wa Abiyatari. Umwami atumiza Shimeyi, aramubwira ati «Iyubakire inzu mu mugi wa Yeruzalemu uyituremo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. Nuramuka uyivuyemo ukambuka umugezi wa Sedironi, uzamenye ko uzapfa nta kabuza kandi amaraso yawe ni wowe azabarwaho!» Shimeyi asubiza umwami, ati «Ibyo uvuze ni byiza. Umugaragu wawe azagenza nk’uko umwami, umutegetsi wanjye avuze»; nuko Shimeyi amara igihe kirekire muri Yeruzalemu. Ariko imyaka itatu irangiye, babiri mu bagaragu ba Shimeyi barahunga, bajya kwa Akishi mwene Maka, umwami w’i Gati. Baza kubimenyesha Shimeyi, bati «Dore abagaragu bawe bageze i Gati.» Akibyumva, Shimeyi arahaguruka, yurira indogobe ye, afata urugendo yerekeza i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Bukeye bamenyesha Salomoni ko Shimeyi yavuye i Yeruzalemu akajya i Gati, ariko akaba yagarutse. Umwami atumiza Shimeyi, aramubwira ati «Sinakurahije mu izina ry’Uhoraho, nkanakumenyesha nti ’Umunsi uzava mu mugi ugiye aho ariho hose, uzapfa nta kabuza’? Waranshubije uti ’Ibyo uvuze ni byiza, nabyumvise.’ None se ni iki cyatumye utubahirije indahiro wagiriye imbere y’Uhoraho, n’itegeko naguhaye?» Nuko umwami abwira Shimeyi, ati «Urabizi kandi n’umutima wawe uzi ikibi wakoreye data Dawudi, none Uhoraho agiye kuguhora ubwo bugome bwawe. Ariko umwami Salomoni nahabwe umugisha, n’ingoma ya Dawudi ihore ikomeye imbere y’Uhoraho igihe cyose!» Nuko umwami ategeka Benayahu mwene Yehoyada kumwica; Benayahu arasohoka asumira Shimeyi, aramwica. Uko ni ko ubutegetsi bw’umwami Salomoni bwashinze imizi burahama. Salomoni aba umukwe wa Farawo, umwami wa Misiri; arongora umukobwa wa Farawo amutuza mu Murwa wa Dawudi, kuko yari atararangiza kubaka ingoro ye bwite, Ingoro y’Uhoraho, n’urukuta rugose Yeruzalemu. Icyakora abantu bakomeza guturira ibitambo mu masengero y’ahirengeye, kuko kugeza icyo gihe nta Ngoro yariho yari yarubakiwe izina ry’Uhoraho. Salomoni akunda Uhoraho ku buryo yagendaga yubahiriza amategeko ya se Dawudi, nyamara akajya aturira ibitambo mu masengero y’ahirengeye, akanahatwikira imibavu. Umwami ajya i Gibewoni kuhaturira igitambo, kuko ari ho hari hirengeye. — Kuri urwo rutambiro Salomoni yahaturiye ibitambo bitwikwa bigeze ku gihumbi.— Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?» Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho. Nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawudi yabigenje, nzaguha kuramba.» Salomoni arakanguka, amenya ko yari ariho arota. Ataha i Yeruzalemu ajya gushengerera Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, kandi akorera abagaragu be bose ibirori byo kubagaburira. Nuko abagore babiri b’amahabara basanga umwami, bahagarara imbere ye. Umwe aravuga ati «Ndakwinginze shobuja; jyewe n’uyu mugore dutuye mu nzu imwe, nkaba narayibyariyemo na we ayirimo. Namaze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Ni twe twembi gusa twari hamwe mu nzu, nta wundi muntu turi kumwe. Umwana w’uyu mugore yapfuye nijoro, kuko yari yamuryamiye. Abyuka mu gicuku igihe umuja wawe yari asinziriye, afata umwana wanjye wari undyamye iruhande, amuryamisha iruhande rwe, noneho uwe wapfuye amuryamisha iruhande rwanjye. Nakangutse mu gitondo ngo nonse umwana wanjye, nsanga yapfuye. Ariko aho mwitegerereje neza bumaze gucya, nsanga atari umwana wanjye nari nibyariye.» Undi mugore aravuga ati «Oya da! Umwana wanjye ni we uriho, naho uwawe ni we wapfuye»; ariko wa wundi wa mbere arasubiza ati «Oya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo uwanjye ni we muzima.» Uko ni ko bateranaga amagambo imbere y’umwami. Umwami abwira abari aho ati «Uyu mugore aravuga ati ’Umwana wanjye ni ukiri muzima naho uwawe yapfuye’, uriya mugore na we ati ’Oya! Umwana wawe ni we wapfuye, naho uwanjye ni we muzima.’» Umwami arategeka ati «Nimunzanire inkota!» Bamuzanira inkota. Umwami yongera kuvuga ati «Nimuce mo kabiri umwana ukiriho maze igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi mugihe undi.» Umugore, nyina w’umwana muzima, bitewe n’uko amabere ye yari yikoze kubera impuhwe agiriye umwana we, abwira umwami ati «Oya, Nyagasani, reka kwica umwana muzima, ahubwo muhe uriya mugore!» Naho undi aravuga ati «Ye kuba uwanjye cyangwa se uwawe! Mutememo kabiri!» Nuko umwami afata ijambo, agira ati «Nimureke kwica umwana muzima, ahubwo mumuhe uriya mugore wa mbere kuko ari we nyina.» Israheli yose imenya urubanza rwaciwe n’umwami, maze iramutinya kuko yamubonagamo ubuhanga bw’Imana bwo gukiza imanza. Umwami Salomoni yari umwami wa Israheli yose. Abatware bamufashaga mu kazi ni aba: umuherezabitambo Azariyahu mwene Sadoki; Elihorefu na Ahiya mwene Shisha b’abanditsi; Yehoshafati mwene Ahiludi umunyamabanga we; Benayahu mwene Yehoyada wari umutware w’ingabo; abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari; umukuru w’abatware Azariyahu mwene Natani; Zabudi mwene Natani wari icyegera cy’umwami; Ahishari wari umutware w’ingoro, na Adoramu mwene Abida wari umutware w’abakoraga imirimo y’uburetwa. Salomoni yari afite n’abatware cumi na babiri bakwijwe muri Israheli yose kugira ngo bajye bazanira umwami n’urugo rwe amakoro; buri wese yafataga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ayo makoro. Amazina yabo ni aya: Mwene Huru, wari ushinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu; mwene Dekeri, wari ushinzwe akarere ka Makasi, Shahalivimu, Betishemeshi na Eloni na Betihanani; mwene Hesedi, wari ushinzwe Aruboti n’akarere ka Soko n’igihugu cyose cya Heferi; mwene Abinadabu, wari ushinzwe imisozi miremire ya Dori; umugore we yitwaga Tafati, akaba n’umukobwa wa Salomoni; Bahana mwene Ahiludi, wari ushinzwe akarere ka Tanaki na Megido, n’akarere ka Betisheyani iruhande rwa Saritani mu nsi ya Yizireyeli, uhereye i Betisheyani ukageza kuri Abeli‐Mehola, kandi ukageza hakurya ya Yokumowamu; mwene Geberi, wari ushinzwe Ramoti muri Gilihadi n’ingando za Yahiri mwene Manase, zari muri Gilihadi; wari ushinzwe kandi akarere ka Arugobu muri Bashani kari kagizwe n’imigi ikomeye mirongo itandatu, ikikijwe n’inkuta z’amabuye kandi igakingishwa amapata y’umuringa; Ahinadabu mwene Ido, wari ushinzwe akarere ka Mahanayimu; Ahimasi, wari ushinzwe akarere ka Nefutali; na we yari yararongoye umukobwa wa Salomoni witwa Basimata; Bahana mwene Hushayi, wari ushinzwe akarere ka Asheri n’aka Beyaloti; Yehoshafati mwene Paruwahi, wari ushinzwe akarere ka Isakari; Shimeyi mwene Ela, wari ushinzwe akarere ka Benyamini; Geberi mwene Uri, wari ushinzwe akarere ka Gilihadi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abahemori, n’icya Ogi umwami wa Bashani. Uretse abo cumi na babiri hari kandi umutware mu gihugu cya Yuda. Abayuda n’Abayisraheli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, mbese bari bamerewe neza. Salomoni yategekaga abami bose, uhereye ku ruzi rwa Efurati, ukageza ku gihugu cy’Abafilisiti no ku mupaka wa Misiri. Bamuhaga imisoro kandi banamukorera mu gihe cyose yari akiriho. Ifunguro rya buri munsi rya Salomoni n’abantu be ryari rigizwe n’ibigega mirongo itatu by’ifu y’ibiheri na mirongo itandatu by’ifu inoze, impfizi makumyabiri zo mu rwuri, n’intama ijana; hakongerwaho inimba, amasha, amasirabo, n’ibishuhe by’imishishe. Salomoni yategekaga ibihugu byose byo mu burengerazuba bwa Efurati kuva kuri Tifasa kugeza Gaza, agategeka abami b’aho bose. Yari afitanye umubano mwiza w’amahoro n’ibihugu bimukikije. Yuda na Israheli byiberaga mu mutekano mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma, buri wese ahinga imizabibu ye n’imitini ye mu mahoro, uhereye i Dani ukageza i Berisheba. Salomoni yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine bibikwamo amagare ye, akagira n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Buri mutware mu bavuzwe haruguru yari afite ukwezi kwo guha amakoro umwami Salomoni n’abo basangiraga ku meza; ntagire icyo abura. Naho ku byerekeye ingano n’ubwatsi bw’amafarasi n’izindi nyamaswa zikurura amagare, babizanaga aho umwami yabaga acumbitse, buri wese akurikije uko yategetswe. Imana iha Salomoni ubwenge n’ubuhanga, ndetse n’umutima usobanukiwe bitagira uko bingana, mbese nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Ubwenge bwa Salomoni bwarutaga ubw’abana bose b’iburasirazuba n’ubw’Abanyamisiri bose. Yarushaga ubwenge uwitwa umuntu wese, akaburusha Etani w’Umunyezerahi, na Hemani, Kalikoli na Darida, bene Maholi, maze izina rye riramamara mu bihugu byose bimukikije. Yaciye imigani ibihumbi bitatu, ahimba n’indirimbo zigera ku gihumbi n’eshanu. Asobanura amoko y’ibiti, guhera kuri sederi yo ku musozi wa Libani kugera ku twatsi tumera ku nkuta; yavuze inyamaswa, inyoni, ibikurura inda hasi n’amafi. Abantu bakajya baza kumva ubwenge bwa Salomoni, baturutse mu mahanga yose; n’abami bose b’isi bari bumvise iby’ubuhanga bwe bakamwoherereza amaturo. Hiramu, umwami w’i Tiri, atuma abagaragu be kuri Salomoni kuko yari yaramenye ko yimikiwe kuzungura se, kandi Hiramu akaba yarahoze ari incuti ya Dawudi. Salomoni asubiza Hiramu agira ati «Uzi ko data Dawudi atashoboye kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ye, kubera intambara yahoragamo azitejwe n’abanzi bari bamukikije, kugeza ubwo Uhoraho abashyira mu nsi y’ibirenge bye. Ariko ubu ngubu ubwo Uhoraho, Imana yanjye, yampaye amahoro impande zose, akaba ari nta mwanzi ukindiho, nta no kwikanga amakuba yandi, ndashaka kubaka Ingoro igenewe izina ry’Uhoraho, Imana yanjye, nk’uko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Umwana wawe nzashyira mu mwanya wawe ku ntebe yawe y’ubwami, ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro.’ None rero, tegeka bantemere ibiti by’amasederi muri Libani: abagaragu banjye bazafatanya n’abawe; nzaguha igihembo cy’abagaragu bawe nk’uko uzabishaka, kuko uzi ko nta muntu w’iwacu wamenya gutema ibiti nk’Abasidoni.» Hiramu akimara kumva ubutumwa bwa Salomoni arishima cyane, hanyuma aravuga ati «Uyu munsi, nihasingizwe Uhoraho wahaye Dawudi umwana w’umunyabwenge, kugira ngo ategeke iyi mbaga y’abantu nyamwinshi!» Hiramu atuma kuri Salomoni, ati «Ubutumwa bwawe bwangezeho. Ndemeye. Nzaguha ibiti by’amasederi n’iby’imizonobari nk’uko ubishaka. Abagaragu banjye bazabivana muri Libani babigeze ku nyanja; nibigerayo nzabihambira mbyambutse mbigeze aho uzaba wanyeretse, nyuma nzabihambure ubijyane. Icyo wowe ngusaba, ni ukoherereza abantu banjye ibibatunga.» Nuko Hiramu yoherereza Salomoni ibiti by’amasederi n’iby’imizonobari nk’uko yabyifuzaga. Salomoni aha Hiramu ibigega ibihumbi makumyabiri by’ingano zo kugaburira urugo rwe, n’ingunguru makumyabiri z’amavuta. Ibyo Salomoni akajya abiha Hiramu buri mwaka. Uhoraho yari yarahaye Salomoni ubwenge nk’uko yari yarabimubwiye; umubano wa Hiramu na Salomoni urakomera, bombi bagirana amasezerano. Umwami Salomoni atoranya muri Israheli yose abakozi b’imirimo y’uburetwa; bageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu. Nuko abohereza muri Libani, buri kwezi hakagenda ibihumbi cumi basimburanaga; bagakora ukwezi kumwe muri Libani, andi mezi abiri bakayamara iwabo. Adoramu ni we wabakoreshaga. Salomoni agira n’abikorezi ibihumbi mirongo irindwi n’abacukura amabuye mu misozi ibihumbi mirongo inani, hatabariwemo abategetsi bashyizweho n’abatware ba Salomoni ngo bayobore imirimo: abo bari ibihumbi bitatu na magana atatu bategekaga imbaga yakoraga imirimo. Umwami ategeka gucukura amabuye manini, bakayabaza kugira ngo bazayubakishe urufatiro rw’Ingoro. Nuko rero abafundi ba Salomoni n’aba Hiramu, ndetse n’Abagibili baconga amabuye bategura n’ibiti byo kubakisha Ingoro. Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Salomoni ni ko gutangira kubaka Ingoro y’Uhoraho; ubwo hari mu mwaka wa kane w’ingoma ye ategeka Israheli, mu kwezi kwa Ziwi, ari ko kwa kabiri. Ingoro Umwami Salomoni yubakiye Uhoraho yari ifite imikono mirongo itandatu y’uburebure, imikono makumyabiri y’ubugari n’imikono mirongo itatu y’ubuhagarike. Urwinjiriro rw’imbere y’icyumba gitagatifu cy’Ingoro rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi rukagira ubugari bw’imikono cumi ukurikije uburebure bwayo. Yubaka Ingoro ifite amadirishya y’ibizingiti by’ibyuma bisobekeranyije. Yomeka andi mazu matoya ku rukuta rw’icyumba gitagatifu, no ku rukuta rw’icyumba gitagatifu rwose, abigenza atyo ku mpande zombi z’Ingoro. Ibyumba byo hasi byari bifite ubugari bw’imikono itanu, ibyo hagati byari bifite imikono itandatu y’ubugari, naho ibya gatatu bifite imikono irindwi y’ubugari; kuko inyuma ku Ngoro, aho inkuta zayo zatangiriraga ari ho hagari kurusha hejuru. Iyo Ngoro yubakishijwe amabuye yatunganyirijwe mu kirombe, ku buryo nta nyundo, nta gihosho cyangwa se ikindi gikoresho cy’icyuma cyumvikanaga bayubaka. Aho binjiriraga bagana mu byumba byo hasi, hari haherereye mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro. Bashoboraga kujya mu byumba byo hagati bakoresheje urwego rwihotoye, bava muri ibyo byumba bakajya mu bya gatatu. Salomoni amaze kubaka no kuzuza iyo Ngoro, yubatse igisenge cy’ibiti n’imbaho by’amasederi. Muri ya mazu mato yari yometse ku Ngoro, buri cyumba cyari gifite imikono itanu y’ubuhagarike. Ibihimba by’ibiti by’amasederi ni byo byari biyafatanyije n’Ingoro. Uhoraho abwira Salomoni iri jambo ati «Dore unyubakiye iyi Ngoro! Ubu rero nukurikiza amateka yanjye, ukubahiriza amabwiriza yanjye kandi ukitondera amategeko yanjye yose, akaba ari yo akuyobora, nzagusohoreza ijambo ryanjye, ari ryo navuganye na so Dawudi, kandi mbe hagati mu Bayisraheli, sinzatererana umuryango wanjye, Israheli.» Salomoni yubaka Ingoro arayuzuza. Hanyuma yomeka imbere muri iyo Ngoro imbaho z’amasederi guhera hasi ku butaka kugera ku biti by’igisenge; imbere hose aharandisha imbaho, no hasi ahasasa imbaho z’imizonobari. Arongera yubaka urukuta mu mbere rw’imikono makumyabiri, arwubakisha imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge; imbere yubakamo icyumba gitagatifu rwose ari ho ahantu heguriwe Imana. Inzu yitwa icyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, yari ifite imikono mirongo ine. Imbaho z’amasederi zari mu Ngoro zariho ibishushanyo by’imihe yaboshywe n’indabyo zitangiye kwera. Hose hari imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga. Imbere mu cyumba gikuru cy’Ingoro, ahatunganya icyumba gitagatifu rwose kugira ngo ahatereke Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Icyumba gitagatifu rwose cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri, n’ubuhagarike bw’imikono makumyabiri kandi cyari gisizweho zahabu inogereye; imbere yacyo hari urutambiro rurandishije ibiti by’amasederi. Salomoni asiga zahabu inogereye imbere mu Ngoro, kandi atambika iminyururu ya zahabu imbere y’icyumba gitagatifu rwose cyari gisizwe zahabu. Yasize zahabu Ingoro yose uko ingana, ndetse n’urutambiro rwose rwo mu cyumba gitagatifu rwose na rwo ararusiga. Ashyira mu cyumba gitagatifu rwose abakerubimu babiri babajwe mu biti by’imizeti, buri wese akaba yari afite uburebure bw’imikono icumi. Ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere ryari rifite imikono itanu y’ubugari, n’irindi itanu; ni ukuvuga imikono cumi kuva ku iherezo ry’ibaba rimwe kugeza ku iherezo ry’irindi. Umukerubimu wa kabiri na we yari afite imikono cumi y’ubugari; abo bakerubimu bombi bari bafite ibipimo bimwe n’ishusho imwe. Uburebure bw’umukerubimu wa mbere bwari imikono cumi, kimwe n’ubw’uwa kabiri. Salomoni ashyira abakerubimu hagati mu cyumba gitagatifu rwose. Abo bakerubimu bari bafite amababa arambuye: ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere rikora ku rukuta, n’iry’undi rikora ku rundi rukuta, kandi andi mababa yabo yombi yahuriraga hagati mu Ngoro, rimwe rikora ku rindi. Nuko asiga zahabu abo bakerubimu. Imbere n’inyuma h’iyo Ngoro, ku nkuta, ashushanyaho ibishushanyo by’abakerubimu, iby’imikindo, n’iby’indabyo zitangiye kwera. Asiga kandi zahabu Ingoro yose hasi, imbere n’inyuma. Ku muryango w’icyumba gitagatifu rwose, ahakingisha inzugi zibajwe mu biti by’imizeti; inkomanizo n’inkingi z’izo nzugi zari zihwanye n’igice kimwe cya gatanu cy’urukuta. Izo nzugi ebyiri zibajwe mu biti by’imizeti azishushanyaho abakerubimu, imikindo, n’indabyo zitangiye kwera kandi azisiga zahabu; zahabu ayisiga ku bishushanyo by’abakerubimu n’imikindo. Akora nk’ibyo no ku muryango w’icyumba gitagatifu: yahakingishije inkingi zo mu biti by’imizeti zingana n’igice kimwe cya kane cy’urukuta, n’urugi rugizwe n’ibipande bibiri bibajwe mu biti by’imizonobari; igipande kimwe kigizwe n’ibice bibiri, n’ikindi ari uko. Ashushanya kuri izo nzugi abakerubimu, imikindo, indabyo zitangiye kwera, kandi azisiga zahabu. Hanyuma igikari cy’imbere acyubakisha amabuye abajwe, akurikiranya imirongo itatu y’ayo mabuye, anashyiraho umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. Urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Ziwi, mu mwaka wa kane. Hanyuma Ingoro yose uko ingana, n’imyanya yayo yose uko yayigenewe, yuzura mu kwezi kwa Buli, ari ko kwezi kwa munani, mu mwaka wa cumi n’umwe. Ubwo Salomoni yayubatse mu myaka irindwi. Umwami Salomoni yiyubakira n’iye ngoro; yayubatse mu myaka cumi n’itatu arayuzuza. Yubaka inzu bise «Iy’ishyamba rya Libani », ifite uburebure bw’imikono ijana, ubugari bw’imikono mirongo itanu, n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. Yari ishyigikiwe n’impushya enye z’inkingi zikozwe mu masederi, zitambitseho n’ibiti by’amasederi. Hejuru aharandisha ibiti by’amasederi byari bifashwe n’imitambiko ishyigikiwe n’inkingi: hari imitambiko mirongo ine n’itanu, ari ko kuvuga cumi n’itanu buri murongo. Hari imirongo itatu y’amadirishya, kuri iyo mirongo uko ari itatu buri dirishya ryari riteganye n’irindi. Ahagombaga kujya ayo madirishya hose hubatswe impande enye ziringaniye, kandi buri dirishya riteganye n’irindi uko imirongo yayo yari itatu. Yubakisha n’icyumba cyitwa «Icy’inkingi»; cyari gifite uburebure bw’imikono mirongo itanu, n’ubugari bw’imikono mirongo itatu. Imbere yacyo ahubaka urwinjiriro, umusakaro warwo ugafatwa n’inkingi. Yubaka «Icyumba cy’intebe y’ubwami» aho umwami yaciraga imanza, ari cyo cyumba cy’imanza; acyomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge. Inzu umwami yabagamo yari yubatswe mu kindi gikari kitari icy’inzu y’intebe y’ubwami, kandi na yo yari yubatswe ityo. N’umukobwa wa Farawo yari yararongoye, Salomoni amwubakira inzu imeze nk’icyo cyumba cy’inkingi kimaze kuvugwa. Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye abajwe nk’uko bayapimye, kandi akereshejwe inkero imbere n’inyuma, kuva ku rufatiro rw’inzu kugera ku yo hejuru. Ayo mabuye kandi ni yo bubakishije inkuta zikikije ikibuga kinini. Urufatiro rw’amazu rwari rugizwe n’amabuye abajwe, amabuye manini, amwe y’imikono cumi, andi y’imikono munani. Hejuru y’urwo rufatiro, bakurikizaho amabuye abajwe akurikije ibipimo, bakurikizaho kandi n’ibiti by’amasederi. Urugo runini rwari ruzengurutswe n’imirongo itatu y’amabuye abajwe, n’umurongo umwe w’imbaho z’amasederi, mbese nk’uko igikari cy’Ingoro y’Uhoraho n’urwinjiriro rwayo byari byubakiye. Umwami Salomoni atumiza uwitwa Hiramu w’i Tiri ngo amuhe akazi. Yakomokaga ku mupfakazi wo mu muryango wa Nefutali, ariko se akaba Umunyatiri. Hiramu uwo yari umucuzi w’imiringa, umuhanga ujijutse, mbese umunyabukorikori mu mirimo y’imiringa. Yitaba umwami Salomoni, amukorera imirimo ye yose yari akeneye. Hiramu acura inkingi ebyiri z’imiringa, buri nkingi ikagira ubuhagarike bw’imikono cumi n’umunani, naho umuzenguruko wayo bawupimishaga urudodo rw’imikono cumi n’ibiri. Ashongesha umuringa awucuramo imitwe ibiri yo gushyira hejuru y’izo nkingi. Ubuhagarike bw’umutwe wa mbere bwari imikono itanu, n’ubuhagarike bw’umutwe wa kabiri bukaba imikono itanu. Ya mitwe yo hejuru y’inkingi ayicurira utugozi tw’imiringa dusobekeranye nk’inshundura, agira ngo adutakishe umutwe w’inkingi ya mbere n’uw’iya kabiri. Kuri za nshundura zari zitwikiriye imitwe yo hejuru y’inkingi ashyiraho imirongo ibiri y’imbuto zitukura. Abigenza atyo no ku wundi mutwe. Naho imitwe y’inkingi z’urwinjiriro, yari ifite imikono ine kandi imeze nk’indabyo z’amalisi. Kuri iyo mitwe ibiri hirya y’inshundura bamanikaho imirongo ibiri y’imbuto zitukura, zikurikira urugara rw’imitwe zikagera kuri magana abiri, no ku mutwe wa kabiri ni ko byari bimeze. Ashinga izo nkingi imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro; iy’iburyo ayita «Yakini», iy’ibumoso ayita «Bowazi ». Umutwe w’inkingi wari umeze nk’ururabyo rwa lisi. Ubwo akazi ko gucura inkingi kaba kararangiye, gakozwe neza. Hiramu abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe. Ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari imburungushure. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu, kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu. Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hakikijwe n’indabo zitangiye kwera; izo ndabyo zari zizengurutse ikizenga cyose. Iyo mitako yari yakorewe rimwe n’ikizenga cy’amazi, ubwo bashongeshaga imiringa, kandi ikizenga cyari kizengurutswe n’imirongo ibiri y’iyo mitako. Icyo kizenga cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi na bibiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ibyo bimasa byari bishushanyije biteranye imigongo, ikizenga kibiteretswe hejuru. Umubyimba w’icyo kizenga wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rwabumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bibiri. Hanyuma Hiramu abumba ibitereko cumi mu miringa, kimwe gifite uburebure bw’imikono ine, ubugari bw’imikono ine, n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Dore uko ibyo bitereko byari bimeze: byari bifite ibisate bisobetse; kuri ibyo bisate byo hagati y’inkingi hari ibishushanyo by’intare, by’impfizi y’inka, n’iby’abakerubimu; hejuru y’izo nkingi hakaba imikondo kandi mu nsi y’ibishushanyo by’intare n’impfizi hari ibisa n’imitako itendera. Buri gitereko cyari gifite inziga enye z’imiringa kandi hari imitambiko ku birenge byacyo uko ari bine. Iyo mitambiko yari mu nsi y’igitereko kandi iriho ibisa n’imitako itendera. Urugara rwa buri gitereko rwari rumeze nk’uruziga, rufite umukono umwe n’igice, hakebyeho imitako kandi ibisate by’uwo mutwe byari impande enye, bitiburungushuye. Inziga uko ari enye zari mu nsi y’ibisate by’ibitereko kandi ibyuma izo nziga zibirinduriraho byari byicaye mu gitereko. Umurambararo wabyo wari uw’umukono umwe n’igice. Izo nziga zari zimeze nk’iz’amagare y’intambara: ibyuma byazo zibirinduriraho, intango zazo n’inkingi zazo, n’imigongo yazo, byose byari byaracuzwe mu miringa yayagijwe. Imitambiko ine yafataga buri guni y’igitereko yari yaracuranywe n’icyo gitereko. Hejuru ya buri gitereko hari ikindi kiburungushuye, gifite ubuhagarike bw’icya kabiri cy’umukono kandi inkingi n’ibisate byacyo byari bifatanye na cyo. Kuri ibyo bisate bisobetse mu nkingi no mu migongo yabyo hari ibishushanyo by’abakerubimu, by’intare n’imikindo, bikikijwe n’imitako itendera. Uko ni ko yabumbye ibitereko cumi: byose byari bibumbye kimwe, bingana kandi bifite ishusho imwe. Acura imivure cumi mu miringa. Umwe washoboraga gusukwamo intango mirongo ine, kandi wari ufite uburebure bw’imikono ine. Kuri buri gitereko uko byari icumi hari umuvure. Mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro ashyiraho ibitereko bitanu, ibumoso na ho ahashyira bitanu; naho ikizenga cy’amazi agishyira mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba. Abumba amabesani, acura ibitiyo n’inzuho bigenewe gutera icyuhagiro. Hiramu aba arangije imirimo yakoreraga Salomoni yo mu Ngoro y’Uhoraho. Iyo mirimo ni iyi: inkingi ebyiri n’imitwe yazo ibiri yiburungushuye yari hejuru y’izo nkingi; ibisa n’inshundura ebyiri zo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y’inkingi; imbuto zitukura magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura ebyiri zitwikira imitwe ibiri yiburungushuye yari ku nkingi; ibitereko cumi n’imivure yari hejuru yabyo; ikizenga cy’amazi kimwe gusa cyari gifite mu nsi yacyo amashusho y’ibimasa cumi na bibiri; hari kandi amabesani n’ibitiyo, inzuho n’ibindi bigendana na byo bigenewe gutera icyuhagiro. Ibyo byose Hiramu yabikoreye Umwami Salomoni ku Ngoro y’Uhoraho, abikora mu miringa isennye. Ibyo byose umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani, hagati ya Sukoti na Saritani. Salomoni abishyira aho yabigeneye, kandi byari biremereye cyane ku buryo batashoboraga kumenya uko imiringa yabigiyeho ingana. Salomoni akoresha na none ibintu byose bigenewe Ingoro y’Uhoraho, ari byo: urutambiro rw’izahabu, ameza y’izahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’ituro; ibinyarumuri bikozwe muri zahabu ibajwe, bikaba byari imbere y’icyumba gitagatifu rwose, bitanu iburyo na bitanu ibumoso; uburabyo, amatara n’ibisa n’udufatisho byose bikozwe muri zahabu; ibikombe, ibifashi, inzuho, indosho n’ibyotezo, byose bikozwe muri zahabu inogereye; amapata y’inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose, n’ay’inzugi zireba ku cyumba gitagatifu, zose zikozwe muri zahabu. Umwami Salomoni arangije imirimo yose yo mu Ngoro y’Uhoraho, afata ibintu byose se Dawudi yari yareguriye Imana, ari byo: imari, zahabu n’ibindi bikoresho byo mu nzu, abishyira mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho. Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi. Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro. Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. — Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo. Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe, mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari ho hantu heguriwe Imana, mu nsi y’amababa y’abakerubimu. Koko rero, abakerubimu bari barambuye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro, agatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri. Abaherezabitambo bamaze gusohoka bavuye mu cyumba gitagatifu, igihu cyuzura Ingoro y’Uhoraho, ubwo abaherezabitambo ntibashobora guhagarara mu Ngoro y’Uhoraho yari yuzuyemo ikuzo ry’Uhoraho. Nuko Salomoni aravuga, ati «Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse! Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose.» Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha, avuga ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yavuze, agira ati ’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’ Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli. Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, wagize neza. Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo izubakwa n’umuhungu wawe uzaba wibyariye. Ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye’. Uhoraho yasohoje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi aho ni ho nateretse Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho, Isezerano yagiriye abasokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.» Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose. Wubahirije amasezerano yawe wari waragiriye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabirangirishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi. None ubu ngubu Uhoraho, Mana ya Israheli, komereza umugaragu wawe data Dawudi ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bakagenda imbere yanjye nk’uko wowe wabigenje.’ None ubu ngubu, Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe data Dawudi nirihame! Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse! Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi. Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze, uti ’Izina ryanjye rizaba aha ngaha’. Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bagirira aha hantu! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe. Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi, bakamutegeka kwivugiraho indahiro mbi, kandi akayirahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro, wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umwemeze ubucumuzi, uzamugarureho imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe. Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe, ugasenga kandi ukagutakambira muri iyi Ngoro, wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasokuruza bawo. Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi, wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe n’umuryango wawe Israheli icyaha cyabo, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikiza, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, igihugu wahaye umuryango wawe ho umurage. Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo imyaka ikarumba, hagatera inzige, injereri, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose, maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga abitewe na kimwe muri ibyo, agatakamba, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje iyi Ngoro, wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose, bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu. Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe, — kuko bazumva izina ryawe ry’ikirangirire, ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kurambuye — akaza agasengera muri iyi Ngoro, uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko umuryango wawe Israheli ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse. Igihe umuryango wawe uzatera abanzi babo ukajya kubarwaniriza mu cyerekezo icyo ari cyo cyose uzaba wawugabyemo, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, wowe aho uri mu ijuru uzumve isengesho ryabo n’ugutakamba kwabo, maze ubarengere batsindire ibyo bazaba baharaniye. Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi, nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’, bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago, bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasokuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye. Uzababarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha, uzababarire n’ibicumuro byose bazaba bagucumuyeho, maze ubahe kugirirwa imbabazi n’abazaba babajyanye bunyago, kuko ari umuryango wawe n’umurage wawe wikuriye mu Misiri, muri iryo tanura rishongesha ubutare. Uzitegereze ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli, ujye ubumva igihe cyose bazaba bagutakiye. Kuko ari wowe, Nyagasani Mana, wabatoranyije mu mahanga yose y’isi, ukabashyira ukwabo ubafasheho umwihariko, nk’uko wabivugishije umugaragu wawe Musa, igihe wakuraga abasokuruza bacu mu Misiri, wowe Uhoraho, Mana yacu!» Salomoni amaze gusenga atyo no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ava aho yari apfukamye imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, maze arahagarara aha umugisha ikoraniro ry’Abayisraheli, avuga mu ijwi riranguruye ati «Nihasingizwe Uhoraho wahaye umuryango we Israheli aho uruhukira nk’uko yari yabivuze: nta jambo na rimwe mu magambo meza yavugishije umugaragu we Musa ritasohoye. Uhoraho, Imana yacu, nabane natwe nk’uko yabanaga n’abasokuruza bacu; ntazadusige ngo adutererane! Niyiyegereze imitima yacu kugira ngo tugendere mu nzira ze zose, kandi twubahirize amateka n’amategeko ye, n’imico yategetse abasokuruza bacu. Aya masengesho ngejeje ku Uhoraho, Imana yacu, amuhore imbere ijoro n’amanywa kugira ngo ajye arenganura umugaragu we n’umuryango we Israheli, akurikije ibyo dukeneye buri munsi; ku buryo amahanga yose y’isi azamenya ko Uhoraho ari we Mana, nta Mana yindi ibaho. Imitima yanyu nitunganire Uhoraho, Imana yacu, kugira ngo mugendere mu mategeko ye kandi mwumvire amateka ye, nk’uko mubikoze uyu munsi.» Umwami n’Abayisraheli bose bafatanya gutura Uhoraho ibitambo. Salomoni atura ibitambo by’ubuhoro, abitura Uhoraho, atura ibitambo by’amatungo maremare ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’iby’amatungo magufi ibihumbi ijana na makumyabiri. Uko ni ko umwami n’Abayisraheli bose batashye Ingoro y’Uhoraho. Uwo munsi ni bwo umwami yeguriye Imana igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’imiringa rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro. Muri uko kwezi kwa karindwi ni bwo Salomoni yakoze umunsi mukuru ari hamwe n’Abayisraheli bose: ryari ikoraniro rigizwe n’abaturutse mu gihugu cyose, kuva i Lebohamati kugeza ku mugezi wa Misiri; bamara imbere y’Uhoraho iminsi irindwi. Ku munsi wa munani Salomoni asezerera imbaga. Basezera ku mwami hanyuma basubira mu mahema yabo bishimye, imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye umugaragu we Dawudi n’umuryango we Israheli. Igihe Salomoni yari yujuje Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze no gukora ibimunogeye byose, Uhoraho yongeye kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye ari i Gibewoni. Uhoraho aramubwira, ati «Numvise amasengesho yawe n’ugutakamba kwawe wangejejeho: iyi Ngoro wujuje nayeguriye izina ryanjye ubuziraherezo; nzahora nyireba kandi nyihozeho umutima wanjye iminsi yose. Naho wowe, nugenda imbere yanjye nka so Dawudi, ukagira umutima uzira amakemwa kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko yanjye n’imigenzo yanjye, ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe muri Israheli iteka ryose nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli’. Ariko wowe n’abana bawe nimunyitarura, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko nabahaye, nimuyoboka izindi mana kandi mukaziramya, nanjye nzavana Israheli mu gihugu nayihaye; iyi nzu neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, kandi Abayisraheli bazabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose. Iyi Nzu na yo izasenyuka, maze uzanyura aho yari iri azatangare, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’ Bazamusubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho, Imana yabo, yari yarakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: icyo ni cyo cyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’» Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo amazu abiri, iy’Uhoraho n’iy’umwami, Hiramu, umwami wa Tiri yari yarahaye Salomoni ibiti by’amasederi n’imizonobari, ndetse na zahabu uko yayishakaga. Nuko Salomoni aha Hiramu imigi makumyabiri yo mu ntara ya Galileya. Hiramu ava i Tiri ajya kureba imigi yari yahawe na Salomoni, ariko ntiyamushimisha. Nuko aravuga ati «Mbese, muvandimwe, iriya ni migi ki wampaye?» Ubwo bayita igihugu cya Kabuli, na n’ubu aho hantu ni ko hacyitwa. Hiramu yoherereza umwami amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu. Dore uko Salomoni yabigenjeje atoranya abantu bo gukora imirimo y’agahato kugira ngo bubake Ingoro y’Uhoraho, inzu ye bwite, Milo, urukuta rw’amabuye rwa Yeruzalemu, Hasori, Megido na Gezeri. Farawo, umwami wa Misiri yari yaragabye ibitero, afata umusozi wa Gezeri arawutwika amaze kwica Abakanahani bari bawutuyemo, maze awugabira umukobwa we, muka Salomoni. Nuko Salomoni yongera kubaka Gezeri, yubaka na Betihoroni y’epfo, Balati, na Tamari yo mu butayu bwa Yuda, yubaka n’indi migi yashyinguragamo ibintu bye, ari na yo amagare ye y’intambara yatahagamo n’abagenderaga ku mafarasi bakayitahamo. Ubwo Salomoni yubaka ibyo ashatse byose muri Yeruzalemu, no muri Libani, mbese mu gihugu cyose yategekaga. Hari hasigaye abaturage benshi b’Abahemori, ab’Abaheti, ab’Abaperizi, ab’Abahivi, ab’Abayebuzi, batari Abayisraheli; nuko Salomoni atoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu. Salomoni ntiyagira n’umwe mu Bayisraheli ashyira mu buhake, ahubwo abagira abasirikare be, abagaragu be, abatware b’ingabo, ibyegera bye, abatware b’amagare ye n’abagendera ku mafarasi. Umubare w’abatware bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomoni ni magana atanu na mirongo itanu, bakoreshaga abakozi. Salomoni yubatse Milo igihe umukobwa wa Farawo avuye mu Murwa wa Dawudi, agataha mu nzu Salomoni yamwubakiye. Salomoni yaturaga gatatu mu mwaka ibitambo bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, akabiturira ku rutambiro yubakiye Uhoraho, kandi agatwikira imibavu ku rutambiro rwari imbere y’Inzu y’Uhoraho. Bityo, yabaga ahaye Ingoro y’Uhoraho agaciro yubakiwe. Umwami Salomoni yubaka n’amato kuri Esiyoni‐Geberi, hafi ya Eyilati ku nkombe y’Inyanja y’Urufunzo, mu gihugu cya Edomu. Maze Hiramu yohereza muri ayo mato abagaragu be bamenyereye inyanja; bajyana n’abagaragu ba Salomoni. Baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na makumyabiri, bayizanira umwami Salomoni. Umwamikazi w’i Saba wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo. Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubatse, n’ibiribwa byo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa. Nuko abwira umwami ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri. Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narumvise. Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe. Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni. Amato ya Hiramu yari yatwaye zahabu y’i Ofiri yari yazanye n’ibiti byinshi by’indobanurwa, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ibyo biti, umwami abikoresha mu Ngoro y’Uhoraho no mu ngoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byongeye kuboneka kugeza kuri uyu munsi. Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, tutavuze ibindi byinshi yamuhereye ubuntu butangaje. Hanyuma umwamikazi w’i Saba aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye. Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu, hatabariwemo amakoro y’abagenzi, imisoro y’abacuruzi n’iy’abami bose ba Arabiya n’abatware b’icyo gihugu. Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu. Acurisha kandi ingabo nto magana atatu muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho mini eshatu za zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani. Umwami abajisha intebe y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye. Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu, ikagira ubwegamiro buhese n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo, hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri yari kuri buri ruhande ku madarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe ihwanye n’iyo! Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye; nta na kimwe cyariho feza, kuko nta gaciro feza yagiraga mu gihe cy’ingoma y’umwami Salomoni. Umwami yari afite ku nyanja amato yagendanaga n’aya Hiramu kugera i Tarishishi, kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu na feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza. Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga. Amahanga yose yifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo yumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we. Buri wese yazanaga ituro rye, ari ibintu bya feza cyangwa se zahabu, ari imyenda, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana buri mwaka. Salomoni akoranya amagare n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, ayashyira mu migi icyurwamo amagare no hafi ye i Yeruzalemu. Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. Amafarasi ya Salomoni yaturukaga mu Musuri n’i Kuwe; abacuruzi b’umwami bayaguraga i Kuwe. Barihaga amasikeli magana atandatu ya feza ku igare rimwe ryavaga mu Musuri, n’ijana na mirongo itanu ku ifarasi imwe. Ni na byo biciro byatangwaga n’abami bose b’Abaheti n’ab’Aramu babigura n’abacuruzi babibazaniye. Umwami Salomoni akunda abagore benshi b’abanyamahanga: uretse umukobwa wa Farawo, abenguka Abamowabukazi, Abahamonikazi, Abedomukazi, Abasidonikazi n’Abahetikazi. Bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabwiye Abayisraheli, ati «Ntimukajye iwabo kandi na bo ntibakabazemo, kuko bashobora guhindura imitima yanyu mukiyegurira imana zabo.» Nyamara Salomoni yabengutse abakobwa babo. Yatunze abagore magana arindwi bo mu muryango w’imfura, n’inshoreke magana atatu. Salomoni amaze gusaza, abo bagore bamuhinduye umutima bawerekeza ku zindi mana; maze umutima we ntiwakomeza kurangamira Uhoraho nk’uko uwa se Dawudi wari umeze. Salomoni ayoboka Ashitoreti, imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni. Salomoni akora ibyo Imana yanga, ntiyaba akiyobotse Uhoraho nk’uko se Dawudi yari yarabigize. Nuko Salomoni yubaka hejuru y’umusozi uteganye na Yeruzalemu, ahubaka urutambiro rugenewe Kemoshi, ishyano ry’Abamowabu, yubaka n’urundi rutambiro rugenewe Moleki, ishyano ry’Abahamoni. Abigenzereza atyo ibigirwamana by’abagore be b’abanyamahanga bose; batwikiraga imana zabo imibavu, bakazitura n’ibitambo. Uhoraho arakarira Salomoni, kuko yari yarayobeje umutima we awutanya n’Uhoraho, Imana ya Israheli, yari yaramubonekeye kabiri kandi ikamutegeka imwihanangiriza ko atazagira izindi mana yiyegurira, nyamara Salomoni ntiyumvira icyo Uhoraho yari yamutegetse. Uhoraho abwira Salomoni, ati «Kubera ko wagenjeje utyo, ukaba utarakurikije Isezerano ryanjye n’amategeko nari naguhaye, ngiye kukunyaga ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe. Nyamara simbikora ukiriho kuko ngiriye so Dawudi, ahubwo nzabunyaga umwana wawe. Ariko kandi na we sinzamunyaga ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera so Dawudi na Yeruzalemu nitoreye.» Uhoraho aterereza Salomoni Hadadi, Umunyedomu, wo mu bwoko bwa cyami bwa Edomu. Urwo rwango rwatangiye igihe Dawudi atsinze Edomu; Yowabu, umugaba w’ingabo ze, agasubirayo guhambisha abaguye ku rugamba, akanica icyitwa umuhungu cyose muri Edomu. Koko Yowabu na Israheli yose bahamaze amezi atandatu, ngo basige bahatsembye icyitwa igitsinagabo cyose. Ni bwo Hadadi, wari ukiri umusore, yahunganye na bamwe mu bagaragu ba se, bahungira mu Misiri. Bavuye i Madiyani bagera i Parani, bahavana abantu bamwe barajyana bagerana mu Misiri kwa Farawo, umwami wa Misiri. Farawo aha Hadadi inzu, amumenyera ikimutunga kandi amuha n’isambu. Hadadi yari yaratonnye cyane kuri Farawo, bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi, umugore we. Murumuna wa Tahupenesi abyarira Hadadi umwana w’umuhungu witwa Genubati, maze Tahupenesi amurerera kwa Farawo, nuko Genubati aguma mu rugo rwa Farawo, abyirukana n’abahungu be. Hadadi akiri mu Misiri, inkuru imugeraho ko umwami Dawudi yatanze, kandi ko na Yowabu, umugaba w’ingabo, na we yapfuye. Hadadi abwira Farawo, ati «Ndeka nsubire mu gihugu cyanjye.» Farawo amusubiza, agira ati «Ni iki wambuzeho gitumye ushaka gusubira mu gihugu cyawe aka kanya?» Na we aramusubiza ati «Nta cyo, ariko nyemerera ntahe.» Nuko Hadadi aba umwanzi wa Israheli, mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma. Imana iterereza Salomoni undi mwanzi: uwitwa Rezoni mwene Eliyada. Yari yarahunze acika shebuja Hadadezeri, umwami w’i Soba. Yari yarakoranyirije abantu iruhande rwe, aba umutware w’ako gatsiko. Ubwo Dawudi yamwiciraga abantu, yahungiye i Damasi agumayo ndetse arahategeka. Rezoni ahinduka umwanzi wa Israheli mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma. Yerobowamu mwene Nebati yari Umwefurayimu w’i Sereda; yari umwana w’umupfakazi Seruwa kandi akaba n’umugaragu wa Salomoni, maze na we agomera umwami. Dore impamvu yatumye ahemukira umwami. Salomoni yubakaga Milo agira ngo azibe icyuho mu nkike z’Umurwa wa se Dawudi. Uwo mugabo Yerobowamu yari intwari kandi ashoboye; Salomoni yari yaramwitegereje akora, aza kumugira umutware w’abanyamirimo y’uburetwa bose b’inzu ya Yozefu. Igihe Yerobowamu yari avuye i Yeruzalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Silo yamusanze mu nzira; bombi bari bonyine ku gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya. Ahiya yiyambura cya gishura gishya yari yambaye agicamo ibitambaro cumi na bibiri. Hanyuma abwira Yerobowamu ati «Fata ibitambaro cumi, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yavuze iti ’Dore ngiye kunyaga Salomoni ubwami mbuguhemo imiryango cumi. N’umuryango umwe azasigarana bizaba bitewe n’uko nzaba ngiriye umugaragu wanjye Dawudi, n’umurwa wa Yeruzalemu nitoranyirije mu miryango yose ya Israheli. Kuko bantaye bakajya kuramya Ashitoreti, ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi, ikigirwamana cya Mowabu, na Milikomu, ikigirwamana cya bene Hamoni, kandi bakaba bataragendeye mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganiye amaso yanjye, bitondere amategeko n’imico yanjye nk’uko se Dawudi yabigenzaga. Sinzanyaga Salomoni ubwami kuko namutoye ngo abe umwami igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye umugaragu wanjye Dawudi nitoreye, akaba yaritondeye amateka n’amategeko yanjye. Ahubwo nzabunyaga umuhungu we mbukwihere: nzaguha imiryango cumi. Uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawudi ahorane itara imbere yanjye i Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije kugira ngo nywushyiremo izina ryanjye. Wowe ubwawe, nzagufata nkujyane utegeke aho ushaka kandi uzaba umwami wa Israheli. Niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye, ugakora ibitunganiye amaso yanjye, ukitondera amategeko n’amateka yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawudi yabigenzaga, nzabana nawe kandi nkubakire inzu ikomeye nk’iyo nubakiye Dawudi; kandi nzaguha Israheli. Bityo, nzaba ncishije bugufi ubwoko bwa Dawudi, ariko si ko bizahora.’» Salomoni ashaka kwicisha Yerobowamu; Yerobowamu arahaguruka ahungira mu Misiri kwa Shishaki, umwami wa Misiri, agumayo kugeza Salomoni atanze. Ibindi bigwi bya Salomoni, ibyo yakoze byose n’ubuhanga bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka ya Salomoni? Salomoni yamaze imyaka mirongo ine ategeka Yeruzalemu na Israheli. Hanyuma Salomoni aratanga, bashyingura umurambo we mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Robowamu amuzungura ku ngoma. Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira. Ariko Yerobowamu mwene Nebati arabyumva; ubwo yari akiri mu Misiri aho yari yarahungiye umwami Salomoni, ni ho yari atuye. Batumiza Yerobowamu azana n’ikoraniro ryose rya Israheli, babwira Robowamu aya magambo, bati «So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze, n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.» Arabasubiza ati «Nimugende muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda. Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?» Baramubwira bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.» Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho. Arababaza, ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?» Abasore babyirukanye na we bamusubiza, bagira bati «Abo bantu bakubwiye ayo magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data! None rero guhera ubu, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi kubera ko data yabakubitishaga ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma!’» Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga umwami Robowamu, nk’uko yari yarabibabwiye, ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.» Umwami abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bari bamugiriye, abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.» Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo. Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo. Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda. Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo Robowamu ahera ko yinaga ku igare rye ahungira i Yeruzalemu. Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu. Israheli yose imaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bamutumaho ngo aze mu ikoraniro, maze baramwimika aba umwami wa Israheli yose. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawudi, atari umuryango wa Yuda wonyine. Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda wose n’uwa Benyamini, ibumbye abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye inzu ya Israheli, maze bagarurire Robowamu mwene Salomoni ubwami. Ariko ijambo ry’Imana rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana riti «Bwira Robowamu mwene Salomoni, n’umuryango wose wa Yuda, n’uwa Benyamini, n’abandi bantu bose, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, Abayisraheli; buri muntu nasubire iwe kuko ibyo ari jye byakomotseho.’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho, barataha nk’uko Uhoraho yabivuze. Yerobowamu akomeza umugi w’i Sikemu mu misozi ya Efurayimu, arahatura. Hanyuma arahimuka, ajya gukomeza umugi w’i Penuweli. Yerobowamu aribwira, ati «Uko mbona ibintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawudi. Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice, bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda.» Umwami Yerobowamu yigira inama akora amashusho abiri y’inyana za zahabu, abwira abantu, ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero, Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri.» Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani. Ibyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho! Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo. Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n’itanu, nk’uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y’inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mu masengero y’ahirengeye. Nuko ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa munani, umunsi yihitiyemo ubwe, azamuka ku rutambiro yari yarubatse i Beteli. Ahakorera umunsi mukuru w’Abayisraheli, kandi ajya ku rutambiro ahatwikira ububani. Mu gihe Yerobowamu yatwikiraga ibitambo ku rutambiro, haza umuntu w’Imana avuye muri Yuda, aza i Beteli, azanywe n’ijambo ry’Uhoraho. Uwo muntu atera hejuru, avugira kuri urwo rutambiro ijambo ry’Uhoraho, agira ati «Rutambiro! Rutambiro! Uhoraho avuze atya ’Dore mu nzu ya Dawudi hagiye kuvuka umwana uzitwa Yoziya. Azagutwikiraho abaherezabitambo b’ahirengeye baguturiraho ububani, kandi bazagutwikiraho amagufwa y’abantu!’» Uwo munsi, umuntu w’Imana yerekana ikimenyetso, agira ati «Iki ni cyo kimenyetso Uhoraho yavuze: dore urutambiro rugiye kwiyasa, n’urugimbu ruriho ruseseke.» Umwami Yerobowamu amaze kumva amagambo umuntu w’Imana avuze ku rutambiro rw’i Beteli, amutunga ikiganza cyari gifashe ku rutambiro, avuga ati «Nimumufate!» Ariko icyo kiganza yari atunze umuntu w’Imana kirumirana, ntiyashobora kukigarura. Urutambiro ruriyasa n’urugimbu ruraseseka, nk’uko umuntu w’Imana yari yabitanzeho ikimenyetso, abwirijwe n’ijambo ry’Uhoraho. Umwami abwira umuntu w’Imana, agira ati «Inginga Uhoraho, Imana yawe, unsabire, ikiganza cyanjye kingarukire.» Umuntu w’Imana yinginga Uhoraho, ikiganza cy’umwami kirakira, gisubira uko cyari kimeze mbere. Umwami abwira umuntu w’Imana, ati «Ngwino iwanjye mu rugo, nkugaburire kandi nguhe ingororano.» Umuntu w’Imana asubiza umwami, ati «N’ubwo wampa igice cya kabiri cy’ibyo utunze mu nzu yawe, nta bwo twajyana iwawe, sinarira umugati aha hantu kandi sinahanywera amazi, kuko ari ko ijambo ry’Uhoraho ryanyihanangirije ngo ’Ntuzagire umugati urya, ntuzanywe amazi kandi nutaha ntuzasubize inzira wajemo.’» Agenda anyuze mu yindi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye i Beteli. Hakaba umusaza w’umuhanuzi wari utuye i Beteli, abana be baraza bamurondorera ibyo umuntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi; bamubwira n’amagambo uwo muntu yabwiye umwami. Se arababaza ati «Yanyuze mu yihe nzira agenda?» Abana be babaririza inzira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda yanyuzemo. Umusaza abwira abana be, ati «Nimuntegurire indogobe!» Bamutunganyiriza icyicaro ku ndogobe, yurira indogobe aragenda. Akurikira wa muntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye mu nsi y’umushishi. Aramubaza ati «Ni wowe muntu w’Imana waturutse muri Yuda?» Undi aramusubiza ati «Ni jye!» Aramubwira ati «Ngwino dusubirane iwanjye imuhira ufungure.» Umuntu w’Imana aramusubiza ati «Sinshobora gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe; kandi sindira ino umugati, simpanywera n’amazi, kuko Uhoraho yambwiye ngo ’Ntuzarire umugati aho hantu, kandi ntuzahanywere amazi, ntuzanasubize inzira yakuzanye.’» Umuhanuzi aramubwira ati «Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi malayika watumwe n’Uhoraho yambwiye ati ’Mugarure umushyire iwawe mu rugo, arye umugati kandi umuhe n’amazi anywe.’» Ariko yaramubeshyaga. Umuntu w’Imana asubiranayo na wa musaza, bageze iwe arya umugati kandi anywa amazi. Bakiri ku meza, ijambo ry’Uhoraho rigera ku muhanuzi wari wagaruye wa muntu w’Imana. Umusaza w’umuhanuzi atera hejuru abwira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda, ati «Uhoraho aravuze ngo: Kubera ko wasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, Imana yawe, kubera ko wasubiye inyuma ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu nari nakubujije, ngira nti ’Ntuzaharire umugati kandi ntuzahanywere amazi’, umurambo wawe ntuzagera mu mva y’abasokuruza.» Nuko umuntu w’Imana amaze kurya umugati no kunywa amazi, wa musaza w’umuhanuzi wari wamugaruye amutegurira icyicaro ku ndogobe, aragenda. Ahura n’intare mu nzira iramwica. Umurambo we uguma aho mu nzira, indogobe iwuhagaze iruhande, ku rundi ruhande hahagaze intare. Abagenzi bahanyuze babonye iyo ntumbi irambaraye mu nzira, intare ihagaze iruhande rwayo, baza kubibwira abo mu mugi wari utuwemo na wa musaza w’umuhanuzi. Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise, aravuga ati «Ni wa muntu w’Imana! Wa wundi utarumviye ijambo ry’Uhoraho, none Uhoraho yamugabije intare iramutanyagura, iramwica, nk’uko Uhoraho yari yamubwiye.» Abwira abahungu be, ati «Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe!» Bambika indogobe, aragenda, asanga intumbi irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rwayo. Intare ntiyari yariye iyo ntumbi, kandi nta cyo yari yatwaye indogobe. Umuhanuzi aterura umurambo w’umuntu w’Imana, awushyira ku ndogobe awusubirana iwe. Umuhanuzi w’umusaza asubira mu mugi we, aririra umuntu w’Imana, hanyuma aramushyingura. Ashyingura uwo murambo mu mva ye yicukuriye, baririra umuntu w’Imana, bagira bati «Ni ishyano, muvandimwe!» Amaze kumushyingura abwira abana be, ati «Igihe nzapfa, muzanshyingure mu mva ishyinguwemo umuntu w’Imana. Muzashyire amagufwa yanjye iruhande rw’aye; kuko ijambo Uhoraho yavugiye ku rutambiro rw’i Beteli aranguruye ijwi, no ku masengero yose y’ahirengeye yubatswe mu migi ya Samariya, rizaba ryuzuye.» N’ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka abagira abaherezabitambo bo mu masengero y’ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w’ahirengeye. Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi. Muri icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara. Yerobowamu abwira umugore we, ati «Haguruka, wiyoberanye hatagira umenya ko uri muka Yerobowamu, maze ujye i Silo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, akaba ari we wampanuriye ko nzaba umwami w’iyi mbaga. Witwaze imigati cumi, udutsima tundi n’ikibindi cy’ubuki, umusange; na we azakubwira uko uyu mwana azamera.» Umugore wa Yerobowamu abikora atyo; arahaguruka ajya i Silo kwa Ahiya. Icyo gihe Ahiya ntiyari akibona, ntiyari akibasha no guhunyereza kubera ubusaza bwe. Nyamara Uhoraho yari yabwiye Ahiya, ati «Dore muka Yerobowamu ari mu nzira, aje kukubaza iby’umwana we urwaye. Uzamubwire utya n’utya; kandi araza yiyoberanyije, yiyita undi mugore.» Ahiya yumvise imirindi y’ibirenge by’uwo mugore acyinjira mu muryango, aramubwira ati «Injira, mugore wa Yerobowamu! Kuki wihinduye undi mugore? Ngutumweho amagambo akomeye cyane. Genda ubwire Yerobowamu, uti ’Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo: Nagukuye muri rubanda nkugira umutware w’umuryango wanjye Israheli, nanyaze ubwami inzu ya Dawudi ndabuguha; ariko ntiwambereye nk’umugaragu wanjye Dawudi witonderaga amategeko yanjye, akankurikirana n’umutima we wose, akora gusa ibitunganiye amaso yanjye. Wakoze ibyaha kurusha abakubanjirije bose: uragenda wihimbira izindi mana z’amashusho abajwe ku buryo wansuzuguye; naho jyewe unjugunya hirya uranzinukwa. Ni yo mpamvu inteye guteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkica abantu b’igitsinagabo bo kwa Yerobowamu, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli; nkavanaho abakomoka mu nzu ya Yerobowamu nk’uko bakubura umwanda bakawumaraho. Umuntu wese wo mu muryango wa Yerobowamu uzapfira mu mugi azaribwa n’imbwa; naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’ibisiga byo mu kirere, kuko ari ko Uhoraho yavuze.’ Naho wowe, mugore, haguruka utahe, nyamara uraba ugishinga ibirenge mu mugi, maze umwana wawe ahite apfa. Israheli yose izamuririra imuhambe, kuko ari we wenyine mu bo kwa Yerobowamu uzahambwa mu mva; ni na we wenyine mu bo mu nzu ya Yerobowamu wabonyweho ibyiza bishimisha Uhoraho, Imana ya Israheli. Uhoraho azishyiriraho undi mwami muri Israheli, abe ari we urimbura inzu ya Yerobowamu. Ni iby’uyu munsi! Mbivuge nte? Ni ibya nonaha! Uhoraho azakubita Israheli ibe nk’urubingo runyeganyezwa n’amazi. Azarandura Abayisraheli muri iki gihugu cyiza yahaye abasekuruza kandi abatatanyirize hakurya y’uruzi, kuko biremeye ibiti byeguriwe ibimana byabo, bagacumura ku Uhoraho. Azahana Israheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze n’ibyo yakoresheje Israheli.» Umugore wa Yerobowamu arahaguruka, aragenda agera i Tirisa. Akigera ku muryango w’inzu, umwana arapfa. Baramuhamba, Abayisraheli bose baramuririra nk’uko Uhoraho yari yabivuze, abitumye umugaragu we Ahiya w’umuhanuzi. Ibindi bigwi bya Yerobowamu, uko yarwanye n’uko yategetse, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli. Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ku ngoma, aratanga. Umuhungu we Nadabu ni we wamuzunguye. Robowamu mwene Salomoni yimikirwa kuba umwami wa Yuda; Robowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi, ategekera i Yeruzalemu, umugi Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi. Abantu bo mu muryango wa Yuda bakoze ibyo Uhoraho yanga: ibyaha byabo bituma Uhoraho abarakarira kuruta uko yarakariye abasekuruza babo. Kimwe n’abo basekuruza, biyubakira ahirengeye inkingi z’amabuye n’ibiti byeguriwe ibimana byabo, ku misozi yose ihanitse no mu nsi y’igiti cyose kibisi; — hadutse kandi mu gihugu abasore n’abakobwa b’amahabara biyegurira ibigirwamana! — bagakora ibibi byose by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, yagabye igitero i Yeruzalemu. Yasahuye umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu ngoro y’umwami. Atwara byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo zose umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu. Umwami Robowamu akoresha izindi ngabo mu miringa zo kuzisimbura, maze aziha abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami. Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abasirikare bamugendagaho bafite izo ngabo, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo. Ibindi bigwi bya Robowamu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu. Umwami Robowamu amaze gutanga, umurambo we washyinguwe mu Murwa wa Dawudi, hamwe n’abasekuruza be. Umuhungu we Abiyamu ni we wamuzunguye ku ngoma. Abiyamu yimitswe kuba umwami wa Yuda, mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu mwene Nebati. Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu. Yakoze ibibi byose byakozwe na se mbere ye; umutima we ntiwatunganira Uhoraho, Imana ye, nk’uko uw’umubyeyi we Dawudi wamutunganiraga. Ariko kubera Dawudi, Uhoraho Imana ye yamusigiye urumuri muri Yeruzalemu, ihamishaho umwe mu bana be ngo akomeze Yeruzalemu, bitewe n’uko Dawudi yakoraga ibitunganiye amaso y’Uhoraho, ntiyateshuka ku byo Uhoraho yamutegetse gukora, keretse mu bya Uriya w’Umuhiti. Abiyamu yaratanze, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa ni we wamuzunguye ku ngoma. Yerobowamu, umwami wa Israheli, amaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma, Asa yimikiwe kuba umwami wa Yuda. Yamaze imyaka mirongo ine n’umwe i Yeruzalemu ari ku ngoma; nyirakuru yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu. Asa yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje. Yaciye ubuhabara mu gihugu kandi akuraho amashusho y’ibigirwamana ba sekuruza bari baradukanye. Ndetse yavanye na nyirakuru Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yikoreshereje ishusho ry’ikigirwamana Ashera; Asa yatemye icyo kigirwamana agitwikira mu kibaya cya Sedironi. Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyavuyeho. Nyamara umutima wa Asa wakomeje gutunganira Uhoraho mu gihe cyose yabayeho. Yashyize mu Ngoro ibintu se na we ubwe beguriye Imana; nka feza, zahabu, n’ibindi bikoresho. Asa na Bayesha, umwami wa Israheli, barwanye mu gihe cyose babayeho. Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda maze urugo rw’umugi wa Rama ararwubaka ararukomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda. Asa afata feza na zahabu byari bisigaye byo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abiha abagaragu be kugira ngo babyoherereze Beni‐Hadadi mwene Tibirimoni, umwuzukuru wa Heziyoni, akaba umwami wa Aramu kandi akaba yari atuye i Damasi. Asa abwira Beni‐Hadadi ati «Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Nkohorereje amaturo ya feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.» Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa; agaba ibitero bitera imigi ya Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abeli‐Betimaka, akarere kose ka Kineroti n’igihugu cyose cya Nefutali. Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka gukomeza umugi wa Rama, ajya kwibera i Tirisa. Umwami Asa atumira Abayuda bose, hatagize n’umwe usigara, barikora bajya i Rama aho Bayesha yubakaga, bahakura amabuye n’ibiti. Umwami Asa abyubakisha Geba y’Ababenyamini na Misipa. Ibindi bikorwa byose bya Asa, ubutwari bwe, ibyo yakoze byose, imigi yubatse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda, uretse ko ageze mu zabukuru yarwaye ibirenge? Nuko Asa aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa sekuruza Dawudi. Umuhungu we Yozafati aba ari we umuzungura ku ngoma. Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Israheli, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda; yamaze imyaka ibiri ategeka Israheli. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; agendera mu nzira za se kandi akurikiza icyaha se yari yarakoresheje Israheli. Bayesha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari, aramugambanira. Bayesha amwicira i Gibetoni y’Abafilisti, mu gihe Nadabu n’Abayisraheli bose bari bagose Gibetoni. Bayesha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, aba ari we umuzungura ku ngoma. Akimara kwimikwa, yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose, arabatsemba, ntiyagira n’umwe asiga, nk’uko Uhoraho yari yabivuze atumye umugaragu we Ahiya w’i Silo. Abica abahoye ibyaha bya Yerobowamu n’ibyo yoheje Abayisraheli ngo bakore, bagacumura kuri Uhoraho, Imana ya Israheli. Ibisigaye by’ibikorwa bya Nadabu, ibyo yakoze byose, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? (32) Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Bayesha mwene Ahiya yima ingoma, ategeka Israheli yose atuye i Tirisa mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ine. Yakoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, akurikiza imigenzereze ya Yerobowamu, n’icyaha yari yarakoresheje Abayisraheli. Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yehu mwene Hanani, ngo arigeze kuri Bayesha, muri aya magambo: «Nari naragukuye mu mukungugu, nkugira umutware w’umuryango wa njye Israheli, nyamara wowe wakurikije imigenzereze ya Yerobowamu, utera umuryango wanjye Israheli gucumura kugira ngo ndakazwe n’ibyaha byabo. Ni yo mpamvu ngiye gutsemba Bayesha n’abari basigaye bo mu nzu ye. Inzu yawe nzayigira uko nagenje iya Yerobowamu mwene Nebati. Umuntu wese wo mu muryango wa Bayesha uzapfa aguye mu mugi, azaribwa n’imbwa; naho uzagwa ku gasozi, azaribwe n’ibisiga byo mu kirere.» Ibindi bigwi bya Bayesha, ibyo yakoze, n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Bayesha yaratanze asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Tirisa. Umuhungu we Ela amuzungura ku ngoma. Koko ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe umuhanuzi Yehu mwene Hanani, kugira ngo arigeze kuri Bayesha n’inzu ye. Yarakaje Uhoraho bikabije, kubera ibibi byose yari yarakoreye mu maso ye, bituma amera nk’abo mu nzu ya Yerobowamu yari yaratsembye. Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Ela mwene Bayesha yimikirwa kuba umwami wa Israheli, atura i Tirisa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. Umugaragu we Zimiri wategekaga igice kimwe cy’abanyamagare be, aramugomera. Uwo munsi umwami yari i Tirisa, mu nzu ya Arisa, umunyarugo we, aho yanyweraga byo gusinda. Ni bwo Zimiri yinjiye, atera Ela, aramwica, maze aramuzungura. Hari mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami wa Yuda ari ku ngoma. Zimiri akimara kwimikwa no kwicara ku ntebe y’ubwami, amarira ku icumu abo mu nzu ya Bayesha bose; ntiyagira umwana w’umuhungu n’umwe amusigira, haba mu muryango we cyangwa se mu ncuti ze. Zimiri atsemba inzu yose ya Bayesha, bikurikije ijambo ry’Uhoraho yatumye umuhanuzi Yehu kuri Bayesha. Ibyo byari bitewe n’ibyaha byose Bayesha n’umuhungu we Ela bari bakoze ubwabo kandi bakabikoresha na Israheli, bagasenga ibigirwamana, bikageza ubwo barakaza Uhoraho, Imana ya Israheli. Ibindi bigwi bya Ela, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Zimiri aba umwami i Tirisa, mu gihe cy’iminsi irindwi. Icyo gihe ingabo za Israheli zari zateye i Gibetoni y’Abafilisiti. Nuko izo ngabo zumva inkuru ivuga ngo «Zimiri yigometse, ndetse yica umwami!» Uwo munsi Abayisraheli bose, aho bari mu ngando, bimika Omari wari umugaba w’ingabo ngo ababere umwami. Omari n’Abayisraheli bose bazamuka bava i Gibetoni, bajya kugota Tirisa. Zimiri abonye ko umugi wafashwe, ahungira mu munara w’ingoro y’umwami, yitwikiramo, arapfa. Yazize ibyaha bye akora ibidatunganiye Uhoraho, agakurikiza ingeso za Yerobowamu wari warateye Israheli gucumura. Ibindi Zimiri yakoze n’ubwigomeke bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Ubwo rero Abayisraheli bicamo ibice bibiri: igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo bamwimike ababere umwami; naho abandi bakurikira Omari. Abantu bakurikiye Omari, barusha amaboko abakurikiye Tibini mwene Ginati, barabanesha. Tibini arapfa, maze Omari arimikwa. Omari yabaye umwami wa Israheli mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri. Yimitswe mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka itandatu ari i Tirisa, hanyuma agura na Shemeri umusozi wa Samariya ku matalenta abiri ya feza. Yubaka kuri uwo musozi arahakomeza, umugi ahubatse awita Samariya, akurikije izina rya nyirawo Shemeri. Omari akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho ndetse akora nabi kurusha abamubanjirije bose. Yakurikije ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, kandi akurikiza ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli bakarakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, basenga ibigirwamana bitagira agaciro. Ibindi bigwi bya Omari, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Omari aratanga, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Akabu amuzungura ku ngoma. Akabu mwene Omari, yimye ingoma ya Israheli mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Akabu mwene Omari, ategeka Israheli imyaka makumyabiri n’ibiri ari i Samariya. Akabu mwene Omari, akora ibibi mu maso y’Uhoraho, maze akora nabi kurusha abamubanjirije bose. Yabonye ko gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ari ubusa kuri we, arongora Yezabeli, umukobwa wa Etibehali, umwami w’Abasidoni; ayoboka ikigirwamana Behali, maze arakiramya. Yubakira Behali inzu i Samariya, ayishyiramo urutambiro, n’igiti cyeguriwe ibigirwamana. Akabu akomeza gukora ibirakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, ku buryo butambutse ubw’abami bose ba Israheli bamubanjirije. Ku ngoma ye ni bwo Hiyeli w’i Beteli yongeye kubaka Yeriko. Yubaka urufatiro rwayo, atura umwana we w’imfura witwaga Abiramu, amarembo yayo ayashyiraho inzugi, atura umwana we w’umuhererezi witwaga Segubi, biba nk’uko Uhoraho yari yaravuze atumye Yozuwe, mwene Nuni. Eliya Umutishibi, wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati «Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!» Uhoraho abwira Eliya, agira ati «Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti uri mu burasirazuba bwa Yorudani. Uzanywe amazi y’uwo mugezi kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.» Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi. Hashize iminsi umugezi urakama, kuko nta mvura yari yaraguye mu gihugu. Uhoraho aramubwira ati «Haguruka ujye i Sareputa y’i Sidoni, maze uhagume; hariyo umugore w’umupfakazi nategetse kujya aguha ibigutunga.» Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira, ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!» Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye, tuwurye, ahasigaye twipfire.» Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.» Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’urugo rwe. Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya. Nyuma y’ibyo, dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye?» Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. Hanyuma atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana?» Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!» Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo, asubirana ubuzima. Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati «Dore umwana wawe, ni muzima.» Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.» Hashize iminsi myinshi, mu mwaka wa gatatu, Uhoraho abwira Eliya, ati «Genda wiyereke Akabu; ngiye kugusha imvura ku butaka.» Eliya aragenda ajya kwiyereka Akabu. Ubwo inzara yacaga ibintu i Samariya. Akabu ahamagara Obadiyahu w’umunyarugo we. — Obadiyahu uwo yatinyaga cyane Uhoraho; bityo, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiyahu yafashemo ijana ajya kubahisha mu buvumo bubiri, ashyira mirongo itanu muri buri buvumo, akajya abagemurirayo umugati wo kurya n’amazi yo kunywa.— Akabu abwira Obadiyahu, ati «Genda mu gihugu, ugere ku masoko yose y’amazi no ku tugezi twose: yenda ahari twabona ubwatsi tugaburira amafarasi n’inyumbu, tutavaho dupfusha igice cy’amatungo yacu.» Bigabanya igihugu ngo bakigende. Akabu anyura iye nzira, Obadiyahu na we anyura indi. Obadiyahu akigenda, ahura na Eliya. Obadiyahu aramumenya, amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati «Ni wowe koko, shobuja Eliya?» Undi aramusubiza ati «Ni jye! Genda ubwire shobuja, uti ’Eliya yaje!’» Obadiyahu aramusubiza ati «Nacumuye iki cyatuma ungabiza Akabu, jye umugaragu wawe, kugira ngo anyice? Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, Imana yawe, ko nta hanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu ngo bagushakashake; mu gihe bamuhakaniye ko udahari, akarahiza abo bami b’amahanga ko batakubonye koko. None ubu urambwiye ngo ngende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w’Uhoraho urakujyana ahandi ntazi, maze nimenyesha Akabu akaza ntakubone, anyice. Nyamara kandi kuva mu bwana bwanjye, jye umugaragu wawe, nubahaga Uhoraho. Nta bwo babwiye databuja icyo nakoze, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho? Nahishe abahanuzi ijana b’Uhoraho mu buvumo bubiri, mirongo itanu muri buri buvumo, maze nkajya mbagaburira umugati nkabaha n’amazi yo kunywa. None ubu urambwiye ngo ngende mbwire databuja ngo Eliya ari hano! Aranyica!» Eliya aramusubiza ati «Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko uyu munsi niyereka Akabu. Obadiyahu ajya kubonana na Akabu arabimubwira; Akabu na we ajya kubonana na Eliya. Akabu abonye Eliya aramubwira ati «Uratinyutse uraje, kandi ari wowe wateje ibi byago muri Israheli!» Eliya aramusubiza ati «Si jye wateje ibyago, ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwirengagije amategeko y’Uhoraho mukiyegurira Behali. Noneho ntumirira Abayisraheli bose bateranire ku musozi wa Karumeli, kimwe n’abahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Behali, barira ku meza ya Yezabeli.» Akabu atumiza Abayisraheli bose n’abahanuzi, abakoranyiriza ku musozi wa Karumeli. Eliya yegera rubanda rwose maze aravuga ati «Muzahereza he gucumbagirira ku maguru yombi? Niba Uhoraho ari we Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali, abe ari we mukurikira!» Ariko abantu ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza. Eliya arongera abwira rubanda, ati «Ni jyewe muhanuzi w’Uhoraho usigaye jyenyine, naho abahanuzi ba Behali ni magana ane na mirongo itanu. Nibaduhe ibimasa bibiri; bihitiremo icyabo, bakibage maze bagishyire hejuru y’inkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndabigenza ntyo ku kindi kimasa; ndakibaga ngishyire hejuru y’inkwi, ariko sincana umuriro. Hanyuma muze kwiyambaza izina ry’imana yanyu, nanjye ndiyambaza izina ry’Uhoraho. Imana iza gusubirisha umuriro, iraba ari yo Mana.» Abantu bose baramusubiza bati «Iryo jambo ni ryiza.» Eliya abwira abahanuzi ba Behali, ati «Nimwihitiremo icyanyu kimasa, mube ari mwe mubanza kubaga kuko muri na benshi; hanyuma mwiyambaze izina ry’imana yanyu, ariko ntimucane umuriro.» Bafata ikimasa bahawe, barakibaga, maze biyambaza izina rya Behali kuva mu gitondo kugera ku manywa y’ihangu, bavuga bati «Behali, dusubize!» Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Nuko babyinira iruhande rw’urutambiro bari bubatse. Bagejeje ku manywa y’ihangu, Eliya abashinyagurira, avuga ati «Nimuhamagare cyane kuko ari imana mubwira. Wenda ubu yaba yiherereye, cyangwa se yaba idahari, cyangwa se ikaba hari aho yazindukiye; wenda yaba isinziriye ikaba ikwiye gukangurwa!» Barongera barangurura amajwi, maze ku buryo bw’imihango yabo, bisharambuza n’amacumu, kugeza ubwo bivushije amaraso. Amanywa arangiye, bakomeza guhanura kugeza igihe cyo gutura igitambo cya nimunsi. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana, cyangwa ijambo, cyangwa se ikindi kimenyetso cy’uko bitaweho. Eliya abwira abantu bose, ati «Nimunyegere!» Bose baramusanga. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari rwarasenyutse. Afata amabuye cumi n’abiri, nk’uko imiryango ya bene Yakobo yanganaga, ari we Uhoraho yari yarabwiye ati «Uzitwa Israheli.» Ayo mabuye Eliya ayubakisha urutambiro rw’Uhoraho, maze iruhande rw’urwo rutambiro ahacukura umuferege uruzengurutse, ukaba wari ufite intambwe ebyiri z’intoke z’ubujyakuzimu. Eliya agereka inkwi ku rutambiro, hanyuma abaga ikimasa, inyama zacyo azirambika hejuru y’inkwi. Abwira rubanda, ati «Nimwuzuze amazi mu bibindi bine, maze muyasuke hejuru y’igitambo no hejuru y’inkwi!» Babigenza batyo. Arababwira ati «Nimwongere!» Babikora incuro ya kabiri. Arakomeza arababwira, ati «Nimwongere ubwa gatatu!» Babigira incuro ya gatatu. Amazi asendera urutambiro, ndetse yuzura na wa muferege. Isaha yo gutura igitambo igeze, umuhanuzi Eliya yegera urutambiro, asenga agira ati «Uhoraho, Mana ya Abrahamu, na Izaki, na Israheli, erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Israheli, naho jyewe nkaba umugaragu wawe, kandi ko ibyo byose nabikoze nkurikije ijambo ryawe. Ngaho nsubiza, Uhoraho, nsubiza kugira ngo iyi mbaga imenye ko wowe Uhoraho uri Imana, kandi ko ari wowe wigaruriye imitima yabo!» Ubwo umuriro w’Imana uramanuka, utwika igitambo, inkwi, amabuye n’umukungugu, kandi ukamya amazi yari mu muferege. Abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye, baravuga bati «Uhoraho ni we Mana! Uhoraho ni we Mana!» Nuko Eliya arababwira ati «Nimufate abahanuzi ba Behali, ntihagire n’umwe ubacika!» Barabafata. Eliya abamanurira ku mugezi wa Kishoni, arahabicira. Eliya abwira Akabu, ati «Zamuka urye kandi unywe, kuko numvise umuhindo w’imvura y’impangukano.» Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli, maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye. Abwira umugaragu we, ati «Ngaho genda witegereze mu cyerekezo cy’inyanja!» Arazamuka aritegereza, maze aravuga ati «Nta cyo mbonye.» Eliya aramubwira ati «Subirayo», bigera ku ncuro ndwi. Ku ncuro ya karindwi, umugaragu aravuga ati «Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu, kizamuka kiva mu nyanja.» Eliya aramubwira ati «Zamuka ubwire Akabu, uti ’Shumika amafarasi ku igare, maze umanuke imvura itaza kugufatirana.’» Mu mwanya muto ijuru rirahinduka, ryuzura ibicu n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umurindi. Nuko Akabu yurira igare rye, ajya i Yizireyeli. Naho Eliya yuzura imbaraga z’Uhoraho, aracebura maze yiruka imbere ya Akabu, kugera mu marembo ya Yizireyeli. Akabu atekerereza Yezabeli ibyo Eliya yakoze byose, n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose. Yezabeli yohereza intumwa kuri Eliya ngo imubwire iti «Niba ejo kuri iyi saha ntagukoreye ibyo wabakoreye, imana zizangire uko zishatse kose!» Eliya abyumvise arahaguruka, agenda agira ngo akize amagara ye. Agera i Berisheba ho muri Yuda, maze ahasiga umugaragu we. We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.» Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati «Byuka urye!» Aritegereza, abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.» Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana. Ahageze, yinjira mu buvumo araharara. Ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti «Eliya, urakora iki hano?» Eliya arasubiza ati «Nagize ishyaka ryo guharanira Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli baciye ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine usigaye, none barangenza ngo banyice.» Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.» Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti «Eliya, urakora iki hano?» Arasubiza ati «Nagurumanywemo n’ishyaka ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice.» Uhoraho aramubwira ati «Genda, usubize inzira wajemo werekeze ku butayu bw’i Damasi. Nugerayo uzasiga amavuta Hazayeli, umwimikire kuba umwami wa Aramu. Na Yehu mwene Nimushi uzamusige amavuta, umwimikire kuba umwami wa Israheli. Hanyuma usige amavuta na Elisha mwene Shafati w’i Abeli‐Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe. Umuntu uzarokoka inkota ya Hazayeli, azicwa na Yehu, n’uzarokoka inkota ya Yehu, Elisha azamwica. Ariko nzasiga muri Israheli abantu ibihumbi birindwi batapfukamiye Behali, ntibanamuramye.» Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko bari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye. Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati «Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira.» Eliya aramubwira, ati «Genda! Subirayo! Hari icyo nagutwaye se?» Elisha amusezeraho, maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitambo, naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akoranya ingabo ze zose; yari kumwe n’abami mirongo itatu na babiri, n’amafarasi n’amagare. Arazamuka atera Samariya. Yohereza intumwa mu mugi kwa Akabu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Beni‐Hadadi aravuze ngo ’Feza yawe na zahabu yawe ni ibyanjye; abagore bawe n’abana bawe barusha abandi uburanga ni abanjye.’» Umwami wa Israheli arasubiza ati «Bibe uko ubivuze, shobuja Mwami wanjye! Ndi uwawe n’ibyo ntunze byose.» Intumwa zirongera ziragaruka, ziramubwira ziti «Beni‐Hadadi aravuze ngo ’Nagutumyeho intumwa ngira ngo uzimpere feza yawe, zahabu yawe, abagore bawe n’abana bawe. None rero ejo kuri iyi saha, nzohereza abagaragu banjye iwawe basake mu nzu yawe no mu mazu y’abagaragu bawe. Icyashimishaga amaso yawe cyose, bazagifata bakinzanire.’» Umwami wa Israheli atumira abatware bo mu gihugu cye bose, arababwira ati «Murabona namwe ko uriya mugabo ashaka kutwiyenzaho! Yantumyeho ngo muhe abagore banjye, abana banjye, feza yanjye na zahabu, sinabimwimye.» Abatware na rubanda rwose baramubwira bati «Ntumwumvire, wange!» Akabu abwira intumwa za Beni‐Hadadi, ati «Mubwire umwami databuja muti ’Ibyo watumye bwa mbere ku mugaragu wawe, nzabikora; ariko ibi bya nyuma sinzabikora.’» Intumwa zirataha, zigeza kuri Beni‐Hadadi igisubizo cya Akabu. Beni‐Hadadi yongera kumutumaho, amubwira ati «Imana zizampane bikomeye Samariya, nintayihindura igiharambuga, ndetse ku buryo aba bantu turi kumwe batazahabona n’umukungugu wakuzura urushyi!» Umwami wa Israheli arasubiza ati «Ngaho komeza wivugire! Ariko kandi uriho akenyera umukandara we, ntakirate nk’uriho awukenyurura.» Ngo yumve iryo jambo, Beni‐Hadadi wari kumwe n’abandi bami banywera mu ihema rye, abwira abagaragu be ati «Tujye ku rugamba!» Nuko bitegura gutera umugi. Ubwo haza umuhanuzi, yegera Akabu, umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Wabonye ziriya ngabo ukuntu ari nyinshi? Ndazikugabiza uyu munsi, maze umenye ko ndi Uhoraho.’» Akabu arasubiza ati «Ni nde uzazidukiza?» Na we aramusubiza ati «Uhoraho aravuze ngo ’Ni abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere.’» Akabu aravuga ati «Ni nde uzashoza urugamba?» Aramusubiza ati «Ni wowe!» Akabu akoranya umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere, bakaba barageraga kuri magana abiri mirongo itatu na babiri, nyuma yabo akoranya Abayisraheli bose bageraga ku bihumbi birindwi. Igihe cy’amanywa y’ihangu baratera, ariko icyo gihe Beni‐Hadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ashagawe na ba bami mirongo itatu na babiri. Umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere ni wo washoje urugamba. Beni‐Hadadi yohereza abo kumurebera, baramubwira bati «Hari abantu bavuye i Samariya.» Arababwira ati «Niba bazanywe n’amahoro mubafate mpiri, niba kandi bazanywe no kurwana, na bwo mubafate mpiri!» Umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere ni wo wari wavuye mu mugi, ukurikiwe n’izindi ngabo. Bararwana, buri wese yica uwe. Abaramu barahunga, Abayisraheli barabakurikirana. Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yurira ifarasi, ahungana n’abandi bake. Hanyuma umwami wa Israheli arasohoka, afata amafarasi n’amagare asigaye, atsinda ingabo za Aramu ku buryo budasubirwaho. Umuhanuzi yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Genda ube intwari, witegure utekereza uko uzabigenza, kuko umwami wa Aramu azagutera umwaka utaha.» Abagaragu b’umwami wa Aramu baramubwira bati «Imana yabo ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu batunesheje. Ariko noneho, turwanire mu kibaya, ni ukuri tuzabanesha. Bigenze utya: bariya bami mwari kumwe, bakureho, ubasimbuze abatware b’ingabo! Maze wowe ubwawe, ugabe ingabo zihwanye n’izo watakaje, ugire amafarasi n’amagare angana n’aya mbere, maze turwanire mu kibaya; ni ukuri tuzabanesha.» Arabumvira, abigenza atyo. Noneho umwaka ukurikiyeho, Beni‐Hadadi akoranya Abaramu, nuko azamuka ajya kuri Afeki kurwanya Israheli. Abayisraheli baraterana bahabwa impamba, maze bitegura kurwanya Abaramu. Abayisraheli baca ingando ahateganye na bo, bangana n’imikumbi ibiri mito y’ihene, naho Abaramu bari buzuye igihugu. Wa muntu w’Imana araza, yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Kubera ko Abaramu bavuze ko Uhoraho ari Imana yo mu misozi, atari Imana yo mu kibaya, ngiye kukugabiza ziriya ngabo nyinshi, maze mumenye ko ndi Uhoraho.’» Bamara iminsi irindwi bateganye; ku munsi wa karindwi, urugamba rurarema. Mu munsi umwe gusa, Abayisraheli bica Abaramu ibihumbi ijana b’ingabo zigenza amaguru. Abacitse ku icumu bahungira mu mugi wa Afeki, ariko urukuta rugwira abo bantu ibihumbi makumyabiri na birindwi bari basigaye. Beni‐Hadadi we yari yahunze, yigira mu mugi, arihisha akajya ava mu cyumba kimwe ajya mu kindi. Abagaragu be baramubwira bati «Twumvise bavuga ko abami b’inzu ya Israheli ari abanyambabazi. Reka dukenyere ibigunira, twibohe amaboko, maze dusohoke dusange umwami wa Israheli, wenda yakubabarira ntakwice.» Bakenyera ibigunira kandi biboha amaboko, basanga umwami wa Israheli, baravuga bati «Umugaragu wawe Beni‐Hadadi aragusaba ngo umukize!» Akabu arabasubiza ati «Aracyari muzima? Ni umuvandimwe wanjye!» Abo bantu babona ko icyo ari ikimenyetso gishimishije; bihutira kumukubira kuri iryo jambo, na bo baravuga bati «Beni‐Hadadi ni umuvandimwe wawe.» Akabu arababwira ati «Nimugende mumunzanire.» Beni‐Hadadi arasohoka asanga Akabu, agezeyo Akabu amwuriza igare rye bwite. Beni‐Hadadi aramubwira ati «Imigi data yanyaze so ndayigushubije; uziyubakire amaduka i Damasi nk’uko data yayiyubakiye i Samariya.» Akabu aravuga ati «Ndakureka ugende nitugirana isezerano.» Nuko basezerana ku buryo bunejeje Akabu, aramurekura aragenda. Umugabo umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, abwira mugenzi we abitegetswe n’Uhoraho, ati «Ndakwinginze, nkubita.» Undi yanga kumukubita. Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati «Kubera ko utumviye ijambo ry’Uhoraho, tukimara gutandukana intare irakwica.» Nuko bamaze gutandukana, ahura n’intare iramwica. Uwo muhanuzi ahura n’undi mugabo, aramubwira ati «Ndakwinginze, nkubita!» Umugabo aramukubita, aramukomeretsa. Umuhanuzi aragenda, ajya gutegera umwami mu nzira; yari yiyoberanyije yipfutse umwenda mu maso. Umwami ahise, amutakira agira ati «Jye umugaragu wawe nari negereye aho barwaniraga, nuko umwe mu bacu ava ku rugamba, anzanira umuntu arambwira ngo ’Rinda uyu muntu! Nagucika, nzakwica mu kigwi cye, cyangwa uzandihe italenta imwe ya feza.’ Ariko mu gihe umugaragu wawe yari agikora hirya no hino, wa mugabo aracika.» Umwami wa Israheli aramubwira ati «Urubanza ruragutsinze, urarwiciriye!» Umuhanuzi yitwikurura vuba umwenda wari mu maso, noneho umwami wa Israheli amenya ko ari umwe mu bahanuzi. Uwo muhanuzi aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Kuko warekuye umuntu natanze ngo yicwe, uzapfa mu kigwi cye, n’abantu bawe bazicwe mu kigwi cy’abe.’» Umwami wa Israheli ataha iwe i Samariya, afite agahinda n’uburakari. Dore icyakurikiye ibyo ngibyo. Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya. Akabu abwira Naboti, ati «Mpa umurima wawe w’imizabibu, nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka, nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.» Naboti asubiza Akabu, ati «Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye!» Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo «Sinzaguha umurage w’abasokuruza.» Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya. Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati «Urakajwe n’iki gitumye utarya?» Umwami aramusubiza ati «Ni uko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ’Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.» Umugore we Yezabeli aramubwira ati «Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli? Byuka urye, maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli!» Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi. Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo «Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu. Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ’Watutse Imana n’umwami!’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye, mumwice!» Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa yaboherereje. Batangaza igisibo, bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho, hanyuma bazana abantu babiri b’abagome, babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu, bavuga bati «Naboti yatutse Imana n’umwami!» Uwo mwanya baramufata, bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa. Batuma kuri Yezabeli kumubwira, bati «Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.» Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu, ati «Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura, kuko Naboti atakiriho, yapfuye.» Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye, arahaguruka, aramanuka ajya mu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura. Ubwo ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Eliya w’Umutishibi, riti «Haguruka! Umanuke usange Akabu, umwami wa Israheli, utegekera i Samariya. Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti yazunguye. Umubwire aya magambo, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga? Ni yo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira n’ayawe bwite.’» Akabu abwira Eliya, ati «Urambonye, mwanzi wanjye!» Undi aramusubiza ati «Ndakubonye kuko watinyutse gukora ibyo Uhoraho yanga. Ubu ngiye kuguteza ibyago: nzagutsemba ntsiratsize; mu nzu ya Akabu nzamaraho ab’igitsinagabo bose, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli. Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya, kuko wancumuyeho kandi ukoshya Abayisraheli ngo bancumureho. Naho ku byerekeye Yezabeli, Uhoraho avuze atya: Imbwa zizarira Yezabeli mu murima w’i Yizireyeli. Umuntu wese wo mu muryango wa Akabu uzapfira mu mugi, imbwa zizamurya, naho uzagwa ku gasozi, azaribwa n’ibisiga byo mu kirere.» Koko nta muntu n’umwe wigeze abaho w’umugome nka Akabu, ngo akore ibyo Uhoraho yanga, yohejwe n’umugore we Yezabeli. Yakoze nabi cyane, yiyegurira ibigirwamana nk’uko Abahemori babigenzaga, ari bo Uhoraho yirukanye imbere y’Abayisraheli. Akabu amaze kumva ayo magambo ya Eliya atanyagura imyenda ye, yambara ikigunira kandi asiba kurya; akaryama ku bigunira kandi akagenda yiyoroheje. Nuko Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi, ati «Wabonye uko Akabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kubera ko yicishije bugufi mu maso yanjye, sinzamuteza ibyago akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.» Hashira imyaka itatu nta ntambara hagati y’Abaramu n’Abayisraheli. Mu mwaka wa gatatu, Yozafati, umwami wa Yuda, aramanuka asanga umwami wa Israheli. Umwami wa Israheli abwira abagaragu be, ati «Aho muzi ko Ramoti y’i Gilihadi ari iyacu, tukaba tudaharanira kuyigobotora mu maboko y’umwami wa Aramu?» Abaza Yozafati, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Yozafati asubiza umwami wa Israheli, ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, n’amafarasi yanjye ni yo yawe.» Yozafati yongera kubwira umwami wa Israheli, ati «Banza ugishe inama Uhoraho.» Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa se nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere! Uhoraho ahagabije umwami.» Yozafati arabaza ati «Nta wundi muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?» Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramusubiza ati «Mwami, wivuga utyo!» Umwami wa Israheli ahamagara umwe mu byegera bye, aramubwira ati «Ihute uzane Mikayehu mwene Yimila.» Umwami wa Israheli n’uwa Yuda bari ku karubanda ku irembo rya Samariya, bicaye ku ntebe zabo za cyami, buri wese ku ye, bambaye imyambaro yabo ya cyami, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma, aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza igihe bazashirira!» Abahanuzi bose bahanuraga batyo, bagira bati «Tabara, utere Ramoti y’i Gilihadi, uzatsinda! Uhoraho azayigabiza umwami.» Intumwa yari yagiye guhamagara Mikayehu iramubwira iti «Dore abahanuzi bose bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ntuze kunyuranya na bo, uhanure ibyiza!» Mikayehu aramusubiza ati «Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, icyo Uhoraho ambwira ni cyo ndi buvuge.» Ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati «Mikayehu, dutere Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa se turorere?» Aramusubiza ati «Genda! Uzatsinda! Uhoraho yayikugabije!» Umwami aramubwira ati «Nzagusaba na ryari kugira ngo umbwire ukuri konyine mu izina ry’Uhoraho?» Mikayehu aramusubiza ati «Nabonye Israheli yose itataniye ku misozi, nk’intama zitagira umushumba; Uhoraho aravuga ati ’Bariya bantu ntibakigira ubategeka: buri muntu wese nasubire iwe mu mahoro!’» Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Nta bwo nakubwiye ko atampanurira ibyiza, ahubwo ari ibibi?» Mikayehu aravuga ati «Noneho, umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro ku ntebe ye, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso. Uhoraho arabaza ati ’Ni nde uzashukashuka Akabu ngo azamuke atere Ramoti y’i Gilihadi, maze agweyo?’ Imwe igasubiza ibyayo, indi na yo ibyayo. Nuko haza ingabo imwe, ihagarara imbere y’Uhoraho, iravuga iti ’Jyewe nzamushuka.’ Uhoraho arayibaza ati ’Uzabigenza ute?’ Iramusubiza iti ’Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uhoraho arayibwira ati ’Uzamushukashuke, kandi uzabishobora, genda ugenze utyo.’ Niba rero Uhoraho yashyize umwuka w’ikinyoma mu bahanuzi bawe bose, ni uko na we ubwe yakuvuzeho ibyago.» Sidikiyahu mwene Kenahana yigira hafi, akubita Mikayehu urushyi; aramubaza ati «Ni hehe umwuka w’Uhoraho wanyuze umvamo ngo uze kuvugana nawe?» Mikayehu aramusubiza ati «Dore, uzabimenya umunsi uzajya uva mu nzu ujya mu yindi, ushaka ubwihisho.» Umwami wa Israheli aravuga ati «Nimufate Mikayehu, mumushyire Amoni, umutware w’umurwa, na Yowashi, umwana w’umwami; maze mubabwire muti ’Umwami aravuze ngo: Nimushyire uyu muntu mu buroko, mujye mumuha umugati n’amazi by’intica ntikize, kugeza ubwo nzatabaruka amahoro.’» Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.» Umwami wa Israheli na Yozafati, umwami wa Yuda, barikora batera i Ramoti y’i Gilihadi. Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Ngiye kwiyoberanya maze njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.» Umwami wa Israheli ariyoberanya, ajya ku rugamba. Umwami wa Aramu yari yategetse abatware be b’amagare, uko ari mirongo itatu na babiri, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.» Abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Uriya ni we mwami wa Israheli nta kabuza», baramuhindukirana ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Maze abatware b’amagare babonye ko atari we mwami wa Israheli, barakimirana, bareka kumukurikira. Nuko umuntu umwe afora umuheto we, apfa kurasa, ahamya umwami wa Israheli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira uwayoboraga igare rye, ati «Hindukiza igare, unkure ku rugamba, kuko maze gukomereka.» Uwo munsi intambara irushaho gukomera, bituma basagasira umwami mu igare rye ahateganye n’Abaramu, ariko agejeje nimugoroba aratanga. Amaraso yavaga mu bikomere bye adendeza mu igare rye. Izuba rigiye kurenga, barangurura ijwi mu ngando, bati «Buri wese nasubire mu mugi we, buri wese mu gihugu cye! Umwami yatanze!» Umurambo we bawuzana i Samariya, aba ari ho ushyingurwa. Igare rye baryogesha amazi menshi mu kizenga cya Samariya, imbwa zirigata amaraso ye, kandi aho ni ho abagore b’amahabara biyuhagirira, nk’uko Uhoraho yari yarabivuze. Ibindi bigwi bya Akabu, ibyo yakoze byose, inzu ye itatse amahembe y’inzovu, imigi yubatse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Nuko Akabu aratanga, umuhungu we Okoziya amuzungura ku ngoma. Yozafati mwene Asa yimikiwe kuba umwami wa Yuda, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Akabu, umwami wa Israheli. Yozafati yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu. Nyina yitwaga Azuba, akaba umukobwa wa Shilihi. Yakurikije ingeso zose za se Asa, ntiyazitezukaho kandi akora ibitunganiye Uhoraho. Nyamara amasengero y’ahirengeye ntiyavanweho: abantu bari bakihaturira ibitambo, bakanahatwikira ububani. Yozafati yuzura n’umwami wa Israheli. Ibindi bigwi bya Yozafati, ubutwari bwe, intambara ze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Yatsembye mu gihugu indaya zigenewe gukorera ibigirwamana zari zararokotse ku ngoma ya se Asa. Icyo gihe Edomu ntiyari ifite umwami. Yozafati yari afite amato cumi y’i Tarishishi, kugira ngo ajye kuzana zahabu mu gihugu cya Ofiri; ariko ntibagiyeyo kuko ayo mato yamenekeye i Esiyoni‐Geberi. Nuko Okoziya mwene Akabu abwira Yozafati, ati «Wakwemera ko abagaragu banjye bajyana n’abawe muri ariya mato?» Yozafati aranga. Yozafati aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma. Okoziya mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka ibiri. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ingeso za se, iza nyina, n’iza Yerobowamu mwene Nebati wari wateye Israheli gucumura. Yayobotse Behali kandi aramuramya; acumurira Uhoraho, Imana ya Israheli, akurikije ibyo se yakoraga byose. Nyuma y’urupfu rw’umwami Akabu, igihugu cya Mowabu cyagomeye Israheli. Okoziya ahanuka mu idirishya ry’icyumba cye cyo mu nzu yo hejuru i Samariya, yitura hasi arakomereka bikomeye. Yohereza intumwa arazibwira ati «Mujye kundaguriza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, kugira ngo menye niba nzakira ibi bikomere byanjye!» Ubwo Malayika w’Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi, ati «Haguruka! Usanganire intumwa z’umwami w’i Samariya, maze uzibaze uti ’Nta Mana iba muri Israheli, ku buryo mugomba kujya kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi?’ Uti ’Ni cyo gitumye Uhoraho avuze ngo: Uburiri uryamyeho, nta bwo uzabubyukaho, uzapfa nta kabuza.’» Nuko Eliya arigendera. Intumwa zirahindukira, umwami arazibaza ati «Kuki mugarutse?» Ziramusubiza ziti «Twahuye n’umuntu aratubwira ati ’Nimugende musubire ku mwami wabohereje, maze mumubwire muti ’Uhoraho aravuze ngo: Mbese kohereza abantu kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, ni uko nta Mana iba muri Israheli? Ngo ni yo mpamvu utazabyuka ku buriri uryamyeho, ngo uzapfa nta kabuza.’» Umwami abaza intumwa, ati «Uwo muntu mwahuye akababwira ayo magambo ameze ate?» Ziramusubiza ziti «Ni umugabo wari witeye umwenda w’ubwoya, akenyeye n’uruhu.» Nuko arababwira ati «Ni Eliya w’Umutishibi!» Umwami yohereza kuri Eliya umutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana n’abo basirikare be. Uwo mutware arazamuka, asanga Eliya aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi, maze aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Manuka!» Eliya asubiza wa mutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Uwo mwanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu yayoboraga. Umwami arongera atuma kuri Eliya undi mutware w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana na bo. Umutware afata ijambo, aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Gira vuba umanuke!» Ariko Eliya aramusubiza ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru, ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Umuriro w’Imana uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu. Umwami yohereza umutware wa gatatu w’abasirikare mirongo itanu. Ageze imbere ya Eliya arapfukama, aramwinginga ati «Muntu w’Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n’ubw’abagaragu bawe, ari bo aba basirikare mirongo itanu! Dore umuriro wavuye mu ijuru, utwika abatware babiri ba mbere hamwe n’abasirikare babo mirongo itanu. None ubu ngubu ndagusaba kubabarira ubuzima bwanjye!» Malayika w’Uhoraho abwira Eliya, ati «Manukana na we! Wimutinya!» Eliya arahaguruka, amanukana na wa mutware basanga umwami, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo: Ko watumye abantu kujya kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, ni uko nta Mana iba muri Israheli wagisha inama? Kubera iyo mpamvu, ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza!» Okoziya arapfa nk’uko byari byavuzwe na Eliya, atumwe n’Uhoraho. Bitewe n’uko atagiraga umwana w’umuhungu, yazunguwe na Yoramu murumuna we, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yoramu mwene Yozafati, umwami wa Yuda. Ibindi bigwi bya Okoziya, ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali, bafatanya urugendo. Bakigenda, Eliya abwira Elisha, ati «Ndakwinginze, sigara hano kuko Uhoraho anyohereje i Beteli.» Elisha aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, ko ntagusiga!» Nuko baramanukana bajya i Beteli. Abahanuzi bo mu itorero ry’i Beteli basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» Eliya abwira nanone Elisha, ati «Elisha, ndakwinginze sigara hano, kuko Uhoraho anyohereje i Yeriko.» Aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga.» Nuko bagera i Yeriko. Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» Eliya yongera kubwira Elisha, ati «Sigara hano ndakwinginze, kuko Uhoraho anyohereje kuri Yorudani.» Undi aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho nawe bwite, ko ntazagutererana!» Ubwo barajyana. Abantu mirongo itanu bo mu itorero ry’abahanuzi barabakurikira, ariko bahagarara bareba Yorudani, Eliya na Elisha bari bahagaze bombi ku nkombe y’uruzi. Nuko Eliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse. Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha, ati «Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe!» Elisha aramubwira ati «Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo!» Aramubwira ati «Usabye ikintu kiruhije. Numbona mu gihe nzaba njyanywe kure yawe, bizakubera uko ubishaka; niba atari byo, ntibizaba.» Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. Elisha abibonye, atera hejuru agira ati «Mubyeyi! Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!» Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata imyenda ye, ayitanyuramo kabiri. Atora umwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani, ahagarara ku nkombe zayo. Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati «Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?» Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka. Abahanuzi bo mu itorero ry’i Yeriko bamurebaga bamwitegeye, baravuga bati «Umwuka w’ubuhanuzi bwa Eliya winjiye muri Elisha.» Nuko baramusanganira, baramupfukamira, bakoza umutwe ku butaka. Baramubwira bati «Muri twe abagaragu bawe, harimo abagabo mirongo itanu b’intwari; emera bajye gushaka shobuja, yenda umwuka w’Uhoraho wamutwaye umujugunya ku musozi cyangwa mu mubande.» Arabasubiza ati «Ntimugire n’umwe mwohereza!» Ariko bakomeza guhatiriza kugeza ubwo bamurembeje, arababwira ati «Nimubohereze!» Bohereza ba bantu mirongo itanu bashaka Eliya mu minsi itatu baramubura. Bagaruka kwa Elisha wari wasigaye i Yeriko, arababwira ati «Ese sinari nabanje kubabuza kujyayo?» Abaturage b’i Yeriko babwira Elisha, bati «Nk’uko databuja abibona, birashimishije gutura muri uyu mugi, ariko kandi amazi y’aho ni mabi kandi n’ubutaka bw’aho burarumba.» Arababwira ati «Nimunzanire urweso rushya mushyiremo umunyu!» Bararumuzanira. Arasohoka ajya ku isoko y’amazi, ajugunyamo umunyu, avuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nsukuye aya mazi, ntazongere kwicana, ntazongere kurumbya.» Kuva ubwo, amazi ntiyongera kurangwaho umwanda kugeza uyu munsi, nk’uko Elisha yari yarabivuze. Ava aho ngaho ajya i Beteli. Agenda mu nzira, haza abana bo mu mugi bamuseka, bavuga bati «Genda, wa munyaruhara we! Genda!» Elisha arahindukira, arabitegereza, hanyuma abavuma mu izina ry’Uhoraho. Nuko ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba, bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. Elisha ava aho ajya ku musozi wa Karumeli, avayo asubira i Samariya. Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda, ni bwo Yoramu mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarubakiye Behali. Ibyo ari byo byose, yibanze ku cyaha Yerobowamu mwene Nebati yari yarakoresheje Abayisraheli, ntiyakizibukira. Mesha, umwami w’i Mowabu, yari umutunzi akajya atura umwami w’Abayisraheli utwana tw’intama ibihumbi ijana n’amapfizi y’intama z’ubwoya bwinshi ibihumbi ijana. Ariko Akabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu yagomeye umwami wa Israheli. Umwami Yoramu ahita ava i Samariya, akoranya Abayisraheli bose. Hanyuma aragenda yohereza intumwa kwa Yozafati, umwami wa Yuda kumubwira ngo «Umwami w’i Mowabu yangomeye, ese ntiwaza tukajya kumurwanya?» Na we arasubiza ati «Nzazamuka; maze jyewe nawe bizatugendekere kimwe, umuryango wanjye ube nk’uwawe, ingabo zanjye zibe nk’izawe, kandi n’amafarasi yanjye abe nk’ayawe.» Yongeraho ati «Tuzaca mu yihe nzira?» Aramusubiza ati «Tuzanyura inzira y’ubutayu bwa Edomu.» Umwami wa Israheli, umwami wa Yuda n’uwa Edomu bafata inzira, bagenda iminsi irindwi hanyuma amazi arabura, ingabo zirayabura, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro. Umwami wa Israheli aravuga ati «Ayiwe! Ko ubanza Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, ngo atugabize Abamowabu!» Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho uri hano ngo tumugishe inama y’Uhoraho?» Umwe mu bagaragu b’umwami wa Israheli arabasubiza ati «Hano hari Elisha mwene Shafati wagendanaga na Eliya.» Yozafati aravuga ati «Koko ijambo ry’Uhoraho rimurimo.» Uwo mwanya, umwami wa Israheli amanukana na Yozafati n’umwami wa Edomu, basanga Elisha. Elisha abaza umwami wa Israheli, ati «Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so na nyoko.» Umwami wa Israheli aramusubiza ati «Oya, kuko Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, kugira ngo adutererane mu maboko y’Abamowabu.» Elisha aravuga ati «Ndahiye Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko iyo nza kuba ntubaha Yozafati, umwami wa Yuda, wowe simba nkumvise, nta n’ubwo mba nkuroye! None ubu nzanira umucuranzi!» Mu gihe wa mucuranzi yacurangaga, ikiganza cy’Uhoraho kiza kuri Elisha. Elisha aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nibacukure imyobo myinshi kuri iki kibaya!» Arongera ati «Uhoraho aravuze ngo: Nta muyaga muzumva uhuha, nta n’imvura muzabona igwa, nyamara iki kibaya kizasendera amazi maze munywe, mwuhire amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro. Ariko kandi hari n’ikindi kirenzeho Uhoraho azabakorera: azagabiza Abamowabu mu biganza byanyu! Muzasenya imigi yabo yose ikomeye, muzatema ibiti byose byera imbuto ziribwa, muzasiba amasoko yose y’amazi kandi mwangize imirima yose ihinze muyijugunyamo amabuye.» Bukeye, isaha yo gutura igitambo igeze, amazi atemba ava muri Edomu, asendera igihugu cyose. Abamowabu bose bari bamenye ko abami baje kubatera: ubwo batumira ingabo zabo zose zimenyereye kurwanisha inkota, ndetse n’abari bararengeje imyaka yo kurwana, maze bategera ku mupaka. Bahagurutse mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi imbere yabo, ayo mazi atukura nk’amaraso. Nuko barabwirana bati «Ni amaraso! Ni ukuri, ba bami basubiranyemo barwanisha inkota, none bicanye. Twebwe Bamowabu, reka tujye kwisahurira!» Begera ingando y’Abayisraheli. Nuko Abayisraheli barabahindukirana, barabanesha barahunga. Abayisraheli binjira mu gihugu cya Mowabu, baragitsinda. Abayisraheli basenya imigi, buri muntu akajugunya amabuye mu mirima ihinze barayuzuza, basiba amasoko yose y’amazi, batema ibiti byera imbuto ziribwa, hasigara gusa inkike z’amabuye z’i Kiri‐Heresi, ariko na ho abanyamihumetso barahagota, barahasenya. Umwami w’Abamowabu amaze kubona ko yaneshejwe, afata abagabo magana arindwi bitwaje inkota, ajyana na bo gutera umwami wa Edomu, ariko ntibabishobora. Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo. Umugore w’umwe mu bagize itorero ry’abahanuzi asanga Elisha, amutakambira agira ati «Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko yubahaga Uhoraho. None uwo yari abereyemo umwenda yaje gufata abahungu banjye babiri, ngo abajyane bajye kumukorera imirimo y’uburetwa.» Elisha aramusubiza ati «Urumva nagukorera iki? Utunze iki iwawe?» Umugore aramusubiza ati «Umuja wawe nta cyo atunze imuhira na mba, uretse amavuta make yo kwisiga.» Elisha aramubwira ati «Genda utire inzabya zirimo ubusa mu baturanyi bawe bose, utire izo uzashobora kubona zose, hanyuma uzatahe wikingiranire mu nzu n’abahungu bawe, maze ya mavuta uyasuke muri za nzabya, urwabya ruzaba rwuzuye urushyire iruhande.» Umugore atandukana na Elisha, ageze iwe yinjira mu nzu n’abahungu be, arakinga. Abana bamuzanira inzabya azisukamo amavuta. Inzabya zimaze kuzura, abwira umuhungu we, ati «Nzanira urundi rwabya!» Umuhungu aramusubiza ati «Nta rundi rwabya rusigaye.» Nuko amavuta ntiyongera gutemba. Hanyuma uwo mugore asanga umuntu w’Imana kugira ngo amubwire ibyabaye, na we aramubwira ati «Genda ugurishe ayo mavuta, wishyure umwenda wawe, kandi amavuta azasigara azagutunga wowe n’abahungu bawe.» Umunsi umwe, Elisha yanyuze ku murenge wa Shunemu. Ahasanga umugore ukize, uwo mugore amwingingira kuza iwe ngo afungure. Guhera ubwo, Elisha yahanyura akajyayo gufungura. Umugore abwira umugabo we, ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana. None tumwubakire icyumba gito hejuru y’inzu yacu ahategamye, tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara, maze naza kudusura, ajye acumbikamo.» Umunsi umwe, Elisha agera aho iwabo, bamujyana mu cyumba cyo hejuru aryamamo. Abwira umugaragu we Gehazi, ati «Hamagara uwo Mushunemukazi!» Aramuhamagara, ahageze ahagarara imbere ye. Elisha abwira umugaragu we, ati «Mubwire ngo: Watweretse ko utwubashye cyane, none twakwitura iki? Ese tuzabwire umwami ineza yawe cyangwa se tuzakuratire umugaba w’ingabo?» Aramusubiza ati «Mbana n’abanjye mu mahoro, nta cyo mbuze.» Elisha abaza umugaragu we, ati «Twamukorera iki?» Gehazi aramusubiza ati «Dore nta mwana agira kandi umugabo we arashaje.» Elisha aramubwira ati «Muhamagare!» Aramuhamagara, umugore araza ahagarara mu muryango. Elisha aramubwira ati «Umwaka utaha nk’iki gihe, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.» Umugore aramusubiza ati «Oya, shobuja muntu w’Imana, wibeshya umuja wawe!» Umugore asama inda, maze mu mwaka ukurikiyeho, cya gihe yavuganagamo na Elisha kigeze, abyara umwana w’umuhungu, nk’uko Elisha yari yabimubwiye. Umwana arakura. Umunsi umwe asanga se mu basaruzi. Aramutakira avuga ati «Ndwaye umutwe! Ndwaye umutwe!» Se abwira umugaragu we, ati «Mushyire nyina!» Umugaragu aramujyana, amushyikiriza nyina. Nyina aramukikira, ariko agejeje saa sita arapfa. Nyina arazamuka amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, hanyuma aramukingirana arisohokera. Ahamagara umugabo we, aramubwira ati «Ndagusabye, nyoherereza umwe mu bagaragu n’imwe mu ndogobe, ndagira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana ngaruke.» Umugabo aramubaza ati «Ni kuki ushaka kujya iwe uyu munsi, kandi atari ku mboneko y’ukwezi cyangwa kuri sabato?» Aramusubiza ati «Wihagarika umutima!» Umugore ategeka ko bamutegurira icyicaro ku ndogobe, maze abwira umugaragu we, ati «Nyobora tugende, ariko ntumpagarike mu nzira ntabikubwiye!» Aragenda asanga umuntu w’Imana ku musozi wa Karumeli. Umuntu w’Imana amurabutswe akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi, ati «Nguriya wa Mushunemukazi! Ihute umusanganire maze umubaze uti ’Amakuru ki? Umugabo wawe araho? Umwana ameze neza?’» Umugore aramusubiza, ati «Byose ni amahoro.» Ageze ku muntu w’Imana aho yari ku musozi, amufata ibirenge. Gehazi amwegereye ngo amusunike, umuntu w’Imana aramubuza, agira ati «Mureke kuko afite agahinda, ariko Uhoraho yabimpishe, ntiyabimenyesheje.» Umugore aravuga ati «Hari ubwo ari jye wisabiye databuja umwana w’umuhungu? Sinari nakubwiye nti reka kumbeshya?» Elisha abwira Gehazi, ati «Kenyera, ufate inkoni yanjye mu ntoki maze ugende; nuhura n’umuntu ntumuramutse kandi nihagira ukuramutsa ntumusubize. Iyi nkoni yanjye uzayishyira ku ruhanga rw’umwana.» Nuko nyina w’umwana aravuga ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, singusiga.» Elisha arahaguruka aramukurikira. Ubwo Gehazi yari yababanje imbere, ashyira inkoni ku ruhanga rw’umwana, ariko ntihagira ijwi cyangwa se ikindi kimenyetso kiboneka cy’ubuzima. Gehazi aragaruka ahura na Elisha, amubwira ibyabaye, avuga ati «Umwana ntiyakangutse.» Elisha ageze mu nzu, asanga koko umwana yapfuye, aryamye ku buriri bwe. Arinjira, yikingirana mu nzu hamwe n’umwana, asenga Uhoraho. Hanyuma yubama ku mwana ahuje umunwa we n’uw’umwana, amaso ku yandi n’ibiganza ku bindi; akomeza kumwubararaho, umurambo w’umwana urasusuruka. Elisha amanuka mu nzu, arigenzagenza, akubita hirya, akubita hino, hanyuma yongera kuzamuka arambarara hejuru y’umwana kugeza ku ncuro ndwi. Ni bwo umwana yitsamuye, abumbura amaso. Elisha ahamagara Gehazi, aramubwira ati «Hamagara uwo Mushunemukazi.» Aramuhamagara. Yitabye, Elisha aramubwira ati «Jyana umwana wawe!» Umugore yunama ku birenge bya Elisha, akoza umutwe ku butaka, hanyuma afata umwana we arasohoka. Elisha asubira i Giligali, ubwo inzara yacaga ibintu mu gihugu. Kubera ko abahanuzi bo mu itorero ry’aho bari bicaye imbere ye, yabwiye umugaragu we, ati «Shyira inkono nini ku ziko, maze uteke isupu y’abahanuzi.» Umwe muri abo bahanuzi ajya ku gasozi gusoroma imboga. Abona umutanga wo mu ishyamba, awusoromaho ibihaza yuzuza umwenda we arataha, arabikeka, abishyira muri ya nkono, nta muntu n’umwe umenye ibyo ari byo. Bagaburira abantu, ariko bagisoma kuri iyo supu, batera hejuru bati «Iyi supu irimo uburozi, muntu w’Imana!» Ntibaba bagishoboye kurya. Umuntu w’Imana arababwira ati «Nimuzane ifu!» Barayimuzanira ayishyira mu nkono, hanyuma aravuga ati «Nimwarurire abantu barye!» Basanga nta kibi kikiri mu nkono. Haza umuntu aturutse i BehaliShalisha, azanira umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!» Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!» Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe. Umunsi umwe Abaramu bari bateye mu gihugu cya Israheli bagiye kunyaga, bahavana umwana w’umukobwa ari imbohe, bamushyira umugore wa Nahamani amugira umuja we. Abwira nyirabuja, ati «Yewe, iyaba databuja yashoboraga gusanga umuhanuzi w’i Samariya! Nta kabuza yamukiza ibibembe bye.» Nahamani ajya kumenyesha shebuja amagambo umukobwa waturutse mu gihugu cya Israheli yavuze. Umwami wa Aramu aramubwira ati «Genda! Ndandikira umwami wa Israheli ibaruwa.» Nahamani aragenda, ajyana amatalenta cumi ya feza, amasikeli ibihumbi bitandatu ya zahabu, n’imyambaro cumi yo kujya ahindura. Ashyikiriza umwami wa Israheli urwandiko rwavugaga ngo «Mu gihe uru rwandiko ruzaba rukugezeho, uzamenye ko nkoherereje umugaragu wanjye Nahamani, kugira ngo umukize ibibembe arwaye.» Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!» Elisha, umuntu w’Imana, amaze kumenya ko umwami wa Israheli yashishimuye imyambaro ye, amutumaho agira ati «Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza Nahamani uwo, maze azamenye ko muri Israheli hari umuhanuzi!» Nahamani azana n’amafarasi ye n’igare rye, maze ahagarara mu muryango w’inzu ya Elisha. Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga, maze ukire ibibembe.» Nahamani ararakara, agenda avuga ati «Nibwiraga ko ari busohoke, akajya ahagaragara maze akambaza izina ry’Uhoraho, Imana ye, agashyira ikiganza cye aharwaye akankiza ibibembe. Ese imigezi y’i Damasi, ari yo Ebana na Paripari, ntitambutse kure amazi yose ya Israheli? Sinashoboraga se kwiyuhagiramo ngakira?» Arahindukira agenda arakaye. Abagaragu baramusanga, bamubwira bati «Mubyeyi! Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo genda wiyuhagire urakira!» Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe. Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.» Elisha aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira!» Nahamani akomeza kumwinginga, ariko undi aranga. Nahamani aramubwira ati «Ubwo utabyemeye, umpe jyewe umugaragu wawe, imitwaro y’ibitaka yahekwa n’inyumbu ebyiri, kuko umugaragu wawe nta zindi mana azongera guha amaturo no gutura ibitambo bitwikwa, atari Uhoraho. Nyamara nizeye ko Uhoraho azajya ambabarira iki kintu kimwe: databuja umwami nazajya yinjira mu ngoro ya Rimoni imana yacu ngo ayiramye, azagenda yishingikirije ku kuboko kwanjye; ubwo se jyewe nazakwirinda nte kunamira Rimoni kandi nzaba ndi iruhande rw’umwami mu ngoro? Uhoraho azababarire umugaragu we kuri icyo gikorwa!» Elisha aramusubiza ati «Genda amahoro.» Nahamani amaze kugera kure gato ya Elisha, Gehazi, umugaragu wa Elisha umuntu w’Imana, aribwira ati «Databuja yagiriye ubuntu uriya Nahamani w’Umwaramu yanga kwakira amaturo amuhaye. Ndahiye Uhoraho, ndirutse mushyikire, maze agire icyo anyihera.» Gehazi akurikira Nahamani. Nahamani abonye amwirukaho, amanuka vuba ku igare rye, aramusanganira maze aramubaza ati «Ni amahoro?» Undi aramusubiza ati «Ni amahoro.» Ati «Databuja anyohereje kukubwira ngo aka kanya haje abahungu babiri bo mu bahanuzi baturutse ku musozi wa Efurayimu, ngo arakwinginze ubamuhere italenta imwe ya feza n’imyambaro ibiri yo guhindura.» Nahamani aramubwira ati «Akira amatalenta abiri.» Aramuhata, afata amatalenta abiri ya feza n’imyenda ibiri yo guhindura, abihambira mu mifuka ibiri ayikorera abagaragu be, kugira ngo babitwaze Gehazi. Bageze kuri Ofeli, Gehazi yaka imifuka ba bagabo babiri, ayishyira iwe, arabasezerera barataha. We aza kwa shebuja. Elisha aramubaza ati «Uraturuka he, Gehazi?» Aramusubiza ati «Nta ho umugaragu wawe yigeze ajya.» Elisha aramubwira ati «Ese, umutima wanjye ntiwari kumwe nawe, igihe umuntu yamanukaga vuba ku igare rye aje kugusanganira? Ese bikumariye iki kwakira feza, imyambaro, imitini, imizabibu, impfizi z’intama n’iz’inka, abagaragu n’abaja, kandi ugiye gufatwa n’ibibembe bya Nahamani, ukazabirwara wowe n’urubyaro rwawe bikababaho akarande?» Gehazi atandukana na Elisha, maze umubiri we ugenda wera nk’urubura kubera ibibembe. Abahanuzi babwira Elisha, bati «Umwanya twicaramo hano imbere yawe ni muto cyane. Twemerere tujye kuri Yorudani, buri muntu akureyo igiti maze twiyubakire hano ahantu tuzajya twicara.» Arabasubiza ati «Nimugende!» Umwe muri bo aramubwira ati «Ndakwinginze, emera kujyana n’abagaragu bawe.» Aramusubiza ati «Yego, ndaje.» Nuko barajyana, bagera kuri Yorudani, batema ibiti. Mu gihe umwe muri bo agitema igiti cye, ishoka irakuka igwa mu mazi. Atera hejuru ataka, ati «Ayiwe, shobuja, ko iriya shoka yari intirano!» Umuntu w’Imana aramubaza ati «Iguye he?» Arahamwereka. Elisha atema agashami ku giti, akajugunya mu mazi, ishoka irareremba. Elisha aramubwira ati «Yikurure uyizane!» Umugabo arambura ukuboko, arayisingira. Umwami wa Aramu yarwanaga n’Abayisraheli, noneho ajya inama n’abagaragu be, aravuga ati «Hariya ni ho hazaba ingando yanjye», ariko umuntu w’Imana atuma ku mwami w’Abayisraheli, ati «Wirinde kunyura hariya hantu kuko ari ho Abaramu bamanukiye bajya kugutera.» Umwami w’Abayisraheli yohereza abantu ha handi umuntu w’Imana yavuze. Elisha yaburiraga umwami kugira ngo yitegure, nuko abigira incuro nyinshi. Umwami wa Aramu ahagarika umutima cyane. Atumira abagaragu be, arababaza ati «Ntimwambwira umuntu muri twe ufatanyije n’umwami w’Abayisraheli?» Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati «Nta we, shobuja mwami, ahubwo Elisha, umuhanuzi wo muri Israheli, ni we ushobora kubwira umwami wa Israheli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.» Arababwira ati «Nimugende murebe aho ari, maze noherezeyo abamufata.» Baramusubiza bati «Ari i Dotani.» Umwami yohereza amafarasi, amagare n’ingabo z’abasirikare zihagije, bagezeyo nijoro, bagota uwo mugi. Umugaragu w’umuntu w’Imana azinduka kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo z’abasirikare, n’amafarasi, n’amagare bigose umugi. Abwira Elisha, ati «Shobuja, turabigenza dute?» Aramusubiza ati «Witinya, ingabo zacu ziruta ubwinshi izabo.» Elisha asenga, agira ati «Uhoraho, muhumure amaso arebe!» Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare by’umuriro, bikikije Elisha! Ingabo z’Abaramu zisanga Elisha; na we asaba Uhoraho muri aya magambo: «Huma amaso ya ziriya ngabo!» Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye. Elisha aravuga ati «Iyi si yo nzira mugomba kunyuramo, si na wo mugi mwoherejwemo. Nimunkurikire, ndabageza ku muntu mushaka.» Aherako abajyana i Samariya. Bakigera i Samariya, Elisha asenga, avuga ati «Uhoraho, humura amaso y’aba bantu maze babone!» Uhoraho abahumura amaso, barebye basanga bari mu mugi wa Samariya rwagati. Umwami wa Israheli ababonye abwira Elisha, ati «Mubyeyi, mbice?» Aramusubiza ati «Wibica! Ufite se akamenyero ko kwica abo watsindishije inkota n’imiheto ukabagira imfungwa? Ahubwo bahe umugati n’amazi, barye kandi banywe hanyuma basange shebuja.» Umwami abatekeshereza ibyo kurya byinshi, bararya kandi baranywa. Hanyuma arabasezerera basubira kwa shebuja. Kuva ubwo ingabo z’Abaramu zimara igihe zitongeye gutera igihugu cya Israheli. Nyuma y’ibyo, Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akoranya ingabo ze zose, maze arazamuka bajya kugota Samariya. Hatera inzara ikaze muri Samariya. Umugi uragotwa ku buryo umutwe w’indogobe waguraga amasikeli mirongo inani ya feza, n’icya kane cy’igipimo cy’amahurunguru y’inuma kikagurwa amasikeli atanu ya feza. Rimwe, umwami wa Israheli anyura ku nkike z’amabuye zizengurutse umugi, nuko umugore aza amutakambira, agira ati «Ntabara, shobuja mwami!» Umwami aramusubiza, ati «Niba Uhoraho atakurengeye, jye nagutabaza iki? Ngutabaze se ingano zo ku mbuga, cyangwa se ibinyobwa byo mu rwengero?» Umwami yongera kumubaza, ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Uriya mugore yarambwiye ngo ’Zana umwana wawe tumurye none, uwanjye tuzamurya ejo’. Twatekesheje umwana wanjye turamurya; ku munsi ukurikiyeho musabye kuzana uwe ngo tumurye, ajya kumuhisha.» Umwami amaze kumva amagambo y’uwo mugore, ashishimura imyenda ye, kandi bitewe n’uko yagendaga hejuru y’inkike z’amabuye, imbaga y’abantu ibona ko yambaye ibigunira ku mubiri, imbere y’imyambaro ye. Nuko aravuga ati «Imana inkorere uko ishaka, niba uyu munsi nimugoroba, Elisha mwene Shafati ntamucishije umutwe!» Elisha yari yicaye iwe akikijwe n’abakuru b’umugi, nuko umwami amutumaho umwe mu bagaragu be. Intumwa itaramugeraho, Elisha abwira abakuru, ati «Nimurebe! Dore wa mwana w’umwicanyi anyoherejeho umuntu wo kunca igihanga. Intumwa nigera hano, muhite mukinga urugi muyibuze kwinjira. Ubundi se ntimwumva namwe imirindi ya shebuja uje amukurikiye?» Akivuga ibyo, umwami ubwe aba arahageze, maze aramubwira ati «Ko ibi byago twabitejwe n’Uhoraho, namwizeraho iki kindi?» Elisha arasubiza ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. Aravuze ngo: Ejo nk’iki gihe, ku irembo rya Samariya incuro imwe y’ifu izagura sikeli imwe, incuro ebyiri z’ingano na zo zigure sikeli imwe.» Umufasha w’umwami, ari na we yegamiraga, abaza umuntu w’Imana, ati «N’aho Uhoraho yafungura amadirishya y’ijuru, ese byaba nk’uko ubivuze?» Elisha aramusubiza ati «Uzabirebesha amaso yawe bwite, ariko ntuzabiryaho.» Hari ababembe bane ku irembo ry’umugi. Baravugana bati «Kuki twaguma hano kugeza igihe tuzapfira? Nituvuga tuti ’Twinjire mu mugi, tuzahasanga inzara itwice, kandi nituguma hano, na bwo tuzapfa. Nimuze tujye mu ngando y’Abaramu; nibatwihorera tuzabaho, kandi nibatwica tuzapfe!» Ku mugoroba w’akabwibwi, barahaguruka bajya mu ngando y’Abaramu, bahageze barayizenguruka yose, basanga nta muntu n’umwe uyirimo. Koko rero, Uhoraho yari yateje Abaramu kumva urusaku rw’amagare, urw’amafarasi n’urw’ingabo nyinshi, noneho Abaramu barabwirana bati «Umwami wa Israheli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Misiri kugira ngo badutere.» Ubwo nimugoroba mu kabwibwi Abaramu barahaguruka, barahunga. Bata amahema yabo n’amafarasi n’indogobe byabo, basiga ingando uko yakabaye, barahunga bagira ngo bakize amagara yabo. Ba babembe bamaze kuzenguruka ingando yose, binjira mu ihema rimwe bararya kandi baranywa, hanyuma bakuramo feza, zahabu n’imyambaro, bajya kubihisha. Barahindukira binjira mu rindi hema, bakuramo ibindi byarimo, na byo bajya kubihisha. Ba babembe barabwirana bati «Ibi dukora ntibikwiriye. Uyu munsi ni uw’inkuru nziza tutagomba kwihererana. Niba nta cyo tuvuze tugategereza ko bucya, tuzahanwa. Nimuze tugende twinjire mu mugi tubimenyeshe abo mu rugo rw’umwami.» Baragenda; bageze mu mugi bahamagara abarinzi b’irembo ry’umugi, barababwira bati «Twagiye mu ngando y’Abaramu, dusanga nta muntu n’umwe uyirimo, nta jwi ry’umuntu riharangwa, uretse gusa amafarasi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.» Abo barinzi b’irembo bahamagara abari mu ngoro y’umwami, babamenyesha iyo nkuru. Nuko umwami arabyuka mu gicuku, abwira abagaragu be, ati «Mureke mbasobanurire umutego Abaramu baduteze: bamenye ko twishwe n’inzara, basohoka mu ngando yabo bajya kwihisha ku musozi, bibwira bati ’Nibasohoka bava mu mugi wabo turabafata mpiri, maze tugende twinjire mu mugi wabo.’» Umwe mu bagaragu aramusubiza ati «Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mugi — ubundi bwo ntagiye gushira nk’ayandi yose? — maze tuyohereze turebe.» Bafata amagare abiri n’amafarasi yayo, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abaramu, avuga ati «Nimugende murebe!» Barazikurikira kugera ubwo bageze kuri Yorudani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibindi bintu ingabo z’Abaramu zataye kubera guhunga zihuta cyane. Intumwa zigaruka kubwira umwami ibyo zabonye. Nuko imbaga y’abantu irasohoka ijya gusahura ibyo mu ngando y’Abaramu: bagurisha incuro imwe y’ifu sikeli imwe, n’incuro ebyiri z’ingano bazigurisha sikeli imwe, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Umwami yari yafashe umutware yegamiraga, amushyira ku irembo ry’umugi ngo aririnde, ariko abantu barahamunyukanyukira arapfa, nk’uko umuntu w’Imana yari yarabivuze, igihe umwami aje kumuganiriza. Elisha yari yarabwiye wa mugore yazuriye umwana, ati «Haguruka ugende, wowe n’umuryango wawe, musuhukire aho muzabona hose, kuko Uhoraho ateje inzara izamara imyaka irindwi mu gihugu!» Umugore arahaguruka abigenza uko umuntu w’Imana yari yamubwiye: aragenda ajyana n’abo mu rugo rwe, basuhukira mu gihugu cy’Abafilisiti, bamarayo imyaka irindwi. Imyaka irindwi irangiye, umugore ava mu gihugu cy’Abafilisiti, asanga umwami wa Israheli, amubwira amutakambira ku byerekeye inzu ye n’imirima ye. Muri uwo mwanya, umwami yavuganaga na Gehazi, umugaragu w’umuntu w’Imana, aramubwira ati «Ntekerereza ibintu byose bitangaje Elisha yakoze!» Gehazi atekerereza umwami ukuntu Elisha yazuye umwana wari wapfuye; mu gihe akibimubwira haza wa mugore n’umwana we Elisha yazuye! Umwami abibaza uwo mugore, arabimutekerereza. Nuko umwami ahamagaza umwe mu batware be, aramubwira ati «Hesha uyu mugore ibye byose n’umusaruro wose wavuye mu mirima ye, uhereye ku munsi yaviriye muri iki gihugu kugera ubu agarutse.» Elisha ajya i Damasi mu gihe Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yari arwaye. Babwira umwami, bati «Umuntu w’Imana yaje hano.» Umwami abwira Hazayeli, ati «Fata amaturo maze uyashyire umuntu w’Imana, umunsabire kumbariza Uhoraho niba nzakira iyi ndwara.» Hazayeli ajya kureba Elisha, ajyana amaturo avuye mu byiza byose biri i Damasi, ayo maturo yari imizigo ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Amugezeho amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Umwana wawe Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akuntumyeho ngo nkubaze niba azakira indwara arwaye.» Elisha aramusubiza ati «Genda umubwire ngo: Uzakira nta kabuza, ariko mu by’ukuri, Uhoraho yanyeretse ko agomba gupfa.» Hanyuma umuntu w’Imana aramutumbira ubutanyeganyega, ararira. Hazayeli arabaza ati «Databuja ararizwa n’iki?» Elisha aramusubiza ati «Ndarizwa n’uko menye ibibi uzakorera Abayisraheli: uzatwika amazu yabo, wicishe inkota abana babo b’abasore, utwana duto uduhonyore, abagore babo batwite ubafomoze.» Hazayeli aravuga ati «Jye umugaragu wawe, imbwa itagira icyo imaze, nashobora nte gukora bene ibyo?» Elisha aramusubiza ati «Uhoraho yanyeretse ko uzaba umwami w’Abaramu.» Nuko Hazayeli asezera kuri Elisha, asanga shebuja. Beni‐Hadadi aramubaza ati «Elisha yakubwiye iki?» Hazayeli aramusubiza ati «Yambwiye ko uzakira nta kabuza.» Bukeye Hazayeli afata uburingiti, abwinika mu mazi, abupfukisha umwami. Umwami aratanga, Hazayeli amuzungura ku ngoma. Yoramu mwene Yozafati yimye ingoma muri Yuda, mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yoramu mwene Akabu, umwami wa Israheli. Yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakurikiye inzira mbi y’abami ba Israheli agenza nk’abo mu nzu ya Akabu muri byose, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho. Ariko Uhoraho ntiyashaka kurimbura Yuda agiriye umugaragu we Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu. Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami. Yoramu ajya i Sayiri hamwe n’amagare ye yose. Abanyedomu barahamugotera, we n’abatware b’amagare be, nyamara mu gicuku Yoramu abacamo icyuho, abantu be barahunga basubira iwabo. Bityo, Abanyedomu bagomera Yuda kugeza na n’ubu. Icyo gihe Libuna na yo iragoma. Ibindi bigwi bya Yoramu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Yoramu aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Okoziya aramuzungura. Okoziya mwene Yoramu yimye ingoma muri Yuda, mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Yoramu mwene Akabu, umwami wa Israheli. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, umukobwa wa Omari, umwami wa Israheli. Yakurikiye inzira mbi yo mu muryango wa Akabu, kandi akora ibidatunganiye Uhoraho nk’uko abo mu nzu ya Akabu bagenzaga, kuko yari mwishywa wabo. Atabarana na Yoramu mwene Akabu batera Hazayeli, umwami wa Aramu, barwanira i Ramoti y’i Gilihadi. Abaramu bakomeretsa Yoramu. Umwami Yoramu ajya i Yizireyeli kwivurizayo ibikomere yari yatewe n’Abaramu, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli, umwami wa Aramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu, wari wakomeretse. Umuhanuzi Elisha ahamagara umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, aramubwira ati «Kenyera, ufate aka kabya k’amavuta mu ntoki, maze ujye i Ramoti y’i Gilihadi. Nugerayo, uzakore uko ushoboye ugere kuri Yehu mwene Yozafati, umuhungu wa Nimushi. Uzinjire mu nzu ye; umuhagurutse umukure mu bavandimwe be, maze umujyane mu cyumba cyitaruye. Uzafate aka kabya k’amavuta, uyamusuke ku mutwe, uvuga uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ngusize aya mavuta ngo ube umwami wa Israheli!’ Hanyuma uzafungure urugi uhite uhunga nta gutinda.» Umusore w’umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti y’i Gilihadi. Agezeyo, asanga abagaba b’ingabo bicaye. Aravuga ati «Mfite ijambo nkubwira, Mutware!» Yehu aramubaza ati «Ni nde muri twe ushaka kubwira?» Aramusubiza ati «Ni wowe, Mutware!» Yehu arahaguruka, binjirana mu nzu. Umusore amusuka amavuta ku mutwe, avuga ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli, umuryango wanjye. Uzica abo mu nzu ya shobuja Akabu, kandi abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose b’Uhoraho bishwe na Yezabeli, nzamuryoza amaraso yabo. Inzu yose ya Akabu izarimburwa kandi nzamaraho abantu b’igitsinagabo bo kwa Akabu, baba ari abacakara cyangwa se abantu bigenga muri Israheli. Inzu ya Akabu nzayihindura nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, imere kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya. Naho Yezabeli we, imbwa zizamurira mu murima w’i Yizireyeli, nta n’umuntu n’umwe uzamuhamba.’» Nuko akingura urugi arahunga. Yehu arasohoka, asanga abagaragu ba shebuja. Baramubaza bati «Amakuru ni meza? Wa mugabo w’umusazi yagushakiraga iki?» Arabasubiza ati «Namwe muzi bene abo bagabo n’uburondogozi bwabo!» Baramubwira bati «Uratubeshya! Tubwire uko byagenze!» Arabasubiza ati «Dore ibyo yambwiye byose: ngo Uhoraho yavuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli.’» Bihutira gufata buri wese umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze ku madarajya. Maze bavuza ihembe, bavuga bati «Yehu yabaye umwami!» Icyo gihe umwami Yoramu afatanyije n’Abayisraheli bose, bari i Ramoti y’i Gilihadi, bayirinze Hazayeli umwami w’Abaramu. Yehu, mwene Yozafati, mwene Nimushi, aza kumugambanira yasubiye i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yatewe n’Abaramu, igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami wabo. Yehu aravuga ati «Niba mwiyemeje kwifatanya nanjye, ntihagire umuntu n’umwe usohoka mu mugi ngo ajye muri Yizireyeli kuvuga ibyabaye!» Yehu yurira igare rye ajya i Yizireyeli. Ubwo Yoramu yari aryamye, kandi Okoziya, umwami wa Yuda, na we yari ahari yaje kumusura. Umunetsi wari uhagaze ku munara wa Yizireyeli, abonye ingabo za Yehu zije, aravuga ati «Mbonye igitero cy’ingabo!» Yoramu aramubwira ati «Fata umuntu ugendera ku ifarasi, umwohereze abasanganire, maze ababaze niba bazanywe n’amahoro.» Uwo muntu ugendera ku ifarasi arabasanganira, maze arababaza ati «Umwami aravuze ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» Umunetsi ajya kuvuga ko intumwa yahuye na bo ikaba itagarutse. Umwami yohereza undi muntu ugendera ku ifarasi, ahura na bo arababwira ati «Umwami arabajije ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» Wa munetsi amenyesha umwami, ati «Intumwa ya kabiri na yo yabagezeho ntiyagaruka. Ingendo y’uwo muntu irasa n’iya Yehu, mwene Nimushi, kuko agenda yihuta cyane nk’umusazi.» Yoramu aravuga ati «Nibantunganyirize igare.» Bararitunganya. Yoramu, umwami wa Israheli, na Okoziya, umwami wa Yuda, bajya ku magare yabo basanganira Yehu, bamusanga mu murima wa Naboti w’i Yizireyeli. Yoramu agikubita amaso Yehu, aramubaza ati «Ni amahoro, Yehu we?» Yehu aramusubiza ati «Yaba ari amahoro gute, kandi nyoko Yezabeli agikomeza gushyigikira ubusambanyi n’ubupfumu butagira ingano?» Yoramu ahindukiza ifarasi ye arahunga; abwira Okoziya, ati «Okoziya, twagambaniwe!» Yehu wari wafashe umuheto we, arafora arasa Yoramu mu gihumbi, umwambi umuhinguranya umutima, nuko atembagara mu igare rye. Yehu abwira umufasha we Bidukari, ati «Mukure muri iryo gare, umujugunye mu murima wahoze ari uwa Naboti w’i Yizireyeli. Wibuke ko igihe jye nawe twari hamwe mu igare tugenda dukurikiye se Akabu, Uhoraho yamushyizeho iki gihano; yaravuze ati ’Nabonye ukuntu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be; none ubu n’amaraso yawe azamenwa muri uyu murima, bivuzwe n’Uhoraho.’» Yehu yongeraho ati «Terura Yoramu umujugunye muri uyu murima, bibe nk’uko byavuzwe n’Uhoraho.» Okoziya, umwami wa Yuda, abibonye, ahungira mu nzira igana i Betigani. Yehu aramukurikira, aravuga ati «Na we mumwice!» Bamutikurira mu igare rye, mu nzira izamuka igana i Guri hafi ya Yibuleyamu. Ahungira i Megido agwayo. Abagaragu be bamutwara mu igare bamujyana i Yeruzalemu, bamuhamba mu mva y’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Okoziya yari yarimye ingoma muri Yuda mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Yoramu, mwene Akabu. Yehu agiye kwinjira muri Yizireyeli, Yezabeli aba yabimenye. Yisiga imiti ku maso, asokoza imisatsi, maze arungurukira mu idirishya. Mu gihe Yehu yanyuraga mu irembo ry’umugi, Yezabeli aramubaza ati «Ni amahoro, Zimiri, wowe wishe shobuja?» Yehu yubura amaso areba mu idirishya, maze arabaza ati «Uwifatanyije nanjye ni nde?» Nuko abagabo babiri cyangwa batatu b’abakone bamurungurukira mu idirishya. Arababwira ati «Nimumujugunye hasi!» Barahamujugunya. Amaraso ye atarukira ku rukuta rw’inzu no ku mafarasi, Yehu araza aramuribata. Yehu yinjira mu nzu; ararya kandi aranywa, nyuma aravuga ati «Nimurebe uwo mugore w’ikivume, mumuhambe kuko ari umwana w’umwami.» Barasohoka bagiye kumuhamba, ariko ntibabona intumbi ye yose, bahasanga gusa igihanga cye, n’ibirenge bye, n’ibiganza bye. Bagaruka kubibwira Yehu, na we aravuga ati «Iryo ni rya jambo Uhoraho yavuze, abigirishije umugaragu we Eliya w’Umutishibi, ngo ’Mu murima w’i Yizireyeli ni ho imbwa zizarira umubiri wa Yezabeli, kandi intumbi ya Yezabeli izahinduka nk’ifumbire inyanyagiye mu murima w’i Yizireyeli, ku buryo nta we uzashobora kuvuga, ati ’Uyu ni Yezabeli!’» Akabu yari afite i Samariya abana mirongo irindwi bamukomokaho. Yehu yandika amabaruwa, ayoherereza abakuru b’imiryango, n’abatware b’imigi, n’abareraga abana ba Akabu bari i Samariya, ababwira ati «Iyi baruwa nibageraho, ubwo mushinzwe kwita ku bana ba shobuja, mukaba mufite amagare, amafarasi n’umugi wubatswe bikomeye, ndetse n’intwaro, mutoranye umwe mu bana ba shobuja urusha abandi ubushobozi, mumwicaze ku ntebe y’ubwami bwa se, maze murwanirire inzu ya shobuja.» Bagira ubwoba bwinshi, hanyuma barabwirana bati «Abami babiri ntibashoboye kumuhangara, none twe twabishobora dute?» Umutegeka w’ingoro y’umwami, umutware w’umugi, abakuru b’imiryango n’abarezi b’abana batuma kuri Yehu, bati «Turi abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Nta muntu n’umwe tuzimika. Wowe uzakore ibigutunganiye.» Yehu abandikira indi baruwa, ababwira ati «Niba muri abanjye, mukaba munyumva, abana ba shobuja nimubace imitwe, maze ejo kuri iyi saha muyinsangishe i Yizireyeli.» Ariko icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari hirya no hino mu bakuru b’umurwa babareraga. Iyo baruwa imaze kubageraho, bafata abana b’umwami babaca imitwe bose uko ari mirongo irindwi, hanyuma iyo mitwe yabo bayishyira mu nkangara bayoherereza Yehu i Yizireyeli. Intumwa iza kumumenyesha, iti «Bazanye imitwe y’abana b’umwami.» Yehu aravuga ati «Nimuyikoremo ibirundo bibiri ku irembo, kuzageza ejo mu gitondo.» Bukeye mu gitondo, Yehu arasohoka, ahagarara imbere y’inteko y’abantu, arababwira ati «Mwebweho muri abere! Jyewe nagambaniye databuja ndamwica, ariko se aba bo bishwe na nde? None rero, mumenye ko nta jambo na rimwe Uhoraho yavuze ku nzu ya Akabu ryagiye ubusa! Ahubwo ibyo Uhoraho yavugishije umugaragu we Eliya, yaranabyujuje.» Hanyuma Yehu atsemba abo mu nzu ya Akabu bose bari basigaye i Yizireyeli, abakuru be, incuti ze z’amagara, n’abaherezabitambo be bose, ntiyagira n’umwe asiga. Yehu arahaguruka, ashyira nzira yerekeza i Samariya. Ageze i Betekedi y’abashumba, ahura n’abavandimwe ba Okoziya, umwami wa Yuda. Arababaza ati «Muri bande?» Baramusubiza bati «Turi abavandimwe ba Okoziya. Tugiye kuramutsa abana b’umwami n’ab’umugabekazi.» Yehu ategeka abantu be, ati «Nimubafate mpiri!» Babafata mpiri, babicira ku kigega cy’amazi cy’i Betekedi. Bari mirongo ine na babiri, ntihagira n’umwe urokoka. Yehu ava aho ngaho, aragenda ahura na Yonadabu, mwene Rekabu, wari uje amugana. Yehu aramuramutsa, hanyuma aramubaza ati «Uranyishimiye nk’uko nanjye nkwishimiye?» Yonadabu aramusubiza ati «Yego!» Undi ati «Niba ari byo, mpa umukono.» Yonadabu arawumuha. Nuko Yehu amuzamura mu igare rye, avuga ati «Ngwino tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uhoraho!» Bajyana mu igare rye. Yehu ageze i Samariya, yica abantu bose bo mu muryango wa Akabu bari basigaye mu mugi, arabatsemba nk’uko byahanuwe na Eliya. Yehu akoranya imbaga yose, arababwira ati «Akabu yakoreye buhoro Behali, jyewe nzamukorera cyane kumurusha. Nimumpamagarire nonaha abahanuzi bose ba Behali, abayoboke be bose, n’abaherezabitambo be; ntihagire n’umwe ubura, kuko ngiye gutura Behali igitambo gikomeye. Ubura azapfa.» Ariko ibyo byose Yehu yabikoranaga uburyarya, kugira ngo abone uko atsemba abayoboke bose ba Behali. Yehu arababwira ati «Nihabe ikoraniro ritagatifu ryubahiriza Behali!» Batumira abantu. Yehu yohereza intumwa gutumira abantu bo muri Israheli yose. Abayoboke bose ba Behali baritaba, ntihagira n’umwe ubura. Binjira mu ngoro ya Behali barayuzura. Yehu abwira uwari ushinzwe inzu babikagamo imyambaro, ati «Sohora imyenda y’abayoboke ba Behali uyibahe.» Arayibazanira. Yehu na Yonadabu mwene Rekabu binjira mu ngoro ya Behali. Yehu abwira abayoboke ba Behali, ati «Nimusuzume neza ko nta mugaragu n’umwe w’Uhoraho ubarimo, murebe ko ari mwe mwenyine, abayoboke ba Behali.» Nuko Yehu na Yonadabu barinjira kugira ngo bahereze amaturo kandi bature ibitambo bitwikwa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani, ababwira ati «Dore aba bantu mbashyize mu maboko yanyu, nihagira n’umwe muri bo ubacika, uwo azaba yacitse azamuryozwa, apfe mu kigwi cye.» Yehu amaze gutura ibitambo bitwikwa, abwira abarinzi be n’abatware b’ingabo, ati «Nimwinjire mwice aba bantu bose, ntihagire n’umwe ubacika!» Nuko abarinzi n’abatware b’ingabo barinjira, maze babicisha inkota bose. Bagera batyo mu cyumba cyiherereye cyo mu ngoro ya Behali; basohora inkingi y’igiti yeguriwe Behali, barayitwika. Bamaze kumenagura inkingi ya Behali, basenya n’ingoro ye; aho yari iri bahahindura imisarane ya rubanda kuva icyo gihe kugeza n’ubu. Bityo, Yehu aba aciye Behali muri Israheli. Icyakora Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, basenga amashusho y’inyana za zahabu y’i Beteli n’i Dani. Uhoraho abwira Yehu, ati «Kubera ko wakoze neza wita ku binshimisha kandi ukaba warakoreye inzu ya Akabu nk’uko nabishakaga, abana bawe bazima ingoma ya Israheli kugera ku gisekuru cya kane.» Ariko Yehu ntiyubahiriza amategeko y’Uhoraho, Imana ya Israheli, n’umutima we wose, ntiyareka gukora ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli. Muri iyo minsi, Uhoraho atangira gutubya igihugu cya Israheli. Hazayeli, umwami w’Abaramu, atsinda Abayisraheli aho barwaniraga hose; bityo mu burasirazuba bwa Yorudani, ahigarurira igihugu cyose cya Gilihadi, icya Gadi, icya Rubeni n’icya Manase, kuva Aroweri iri ku nkombe y’umugezi wa Arunoni kugeza Gilihadi na Bashani. Ibindi bigwi bya Yehu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Yehu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowakazi amuzungura ku ngoma. Igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Israheli i Samariya, ni imyaka makumyabiri n’umunani. Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umwana we apfuye, yiyemeza kwicisha abantu bose bakomokaga ku mwami. Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe. Yowasi abana n’uwo murezi imyaka itandatu mu Ngoro y’Uhoraho, ubwo Ataliya yategekaga igihugu. Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami. Arabategeka, ati «Dore ibyo mugiye gukora: muri mwe, abagize umutwe ugomba gufata igihe ku munsi w’isabato, bo bazakora uko bisanzwe: bamwe bazarinda ingoro y’ibwami, abandi bazahagarara ku irembo rya Suri, abasigaye bazahagarara ku irembo ry’inyuma y’inzu y’intumwa z’ibwami, maze bazabuze umuntu wese kwinjira mu Ngoro Y’Uhoraho. Naho abagize imitwe ibiri itazaba igomba gukora ku munsi w’isabato, mwebwe muzinjire mu Ngoro y’Uhoraho, maze muzakikize umwami. Buri wese kandi azabe afite intwaro mu ntoki. Uzashaka kubacamo muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.» Abatware b’abasirikare bakora nk’uko umuherezabitambo Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abantu be, ari abajya mu mirimo yo ku isabato, ari n’abayirangije, bose baragenda basanga umuherezabitambo Yehoyada. Umuherezabitambo aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo by’umwami Dawudi byabaga mu Ngoro y’Uhoraho. Abarinzi b’ibwami bahagarara bafite intwaro mu ntoki bakikije umwami, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro kugera mu rw’ibumoso, hafi y’urutambiro imbere y’Ingoro. Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma amashyi biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!» Ataliya yumvise rubanda rusakuza, agenda abasanga aho bari bari mu Ngoro y’Uhoraho. Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!» Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo! Umukurikira mumwicishe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati «Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.» Bajyana Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami bamutsinda aho. Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye. Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro. Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho, hanyuma afata abatware b’abasirikare b’Abakari, intumwa z’ibwami na rubanda bose; bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, baramumanukana banyuze mu irembo ry’intumwa z’ibwami, bagera mu ngoro y’umwami. Bagezeyo, Yowasi yicara ku ntebe y’ubwami. Abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Ataliya we bari bamwicishije inkota, mu ngoro y’umwami. Yowasi yabaye umwami amaze imyaka irindwi avutse. Yowasi yimitswe mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Yehu, amara imyaka mirongo ine i Yeruzalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba. Yowasi yakoze ibitunganiye Uhoraho mu gihe cy’ubuzima bwe bwose, kuko yari yararezwe neza n’umuherezabitambo Yehoyada. Nyamara kandi ntiyakuyeho amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Yowasi abwira abaherezabitambo, ati «Feza yose rubanda begurira Uhoraho bakayizana mu Ngoro ye, imisoro buri muntu atanga akurikije umutungo we, feza yose buri muntu azana ku bwe abyibwirije akayishyira mu Ngoro y’Uhoraho, abaherezabitambo bazabyakire, buri wese amenye ibyo abaturanyi be bamuhaye, maze bazabisanishe Ingoro y’Uhoraho aho bazasanga yarangiritse hose.» Ariko mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi, abaherezabitambo bari batarasana ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho. Umwami Yowasi atumiza umuherezabitambo Yehoyada, n’abandi baherezabitambo, arababaza ati «Kuki mudasana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho? Guhera ubu ntimuzongera gufata feza y’abo muri kumwe, kuko mwagombaga kuyitanga kugira ngo isane ibyangiritse kuri iriya Ngoro.» Abaherezabitambo bemera ko batazongera kwakira feza ya rubanda, kandi ko batakigomba gusana aho Ingoro y’Uhoraho yangiritse. Umuherezabitambo Yehoyada afata isanduku, atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, hanyuma ayitereka iruhande rw’urutambiro, mu ruhande rw’iburyo umuntu yinjira mu Ngoro y’Uhoraho. Abaherezabitambo barindaga irembo, bakajya bashyiramo feza yose baturaga mu Ngoro y’Uhoraho. Kandi iyo babonaga ko isanduku irimo feza nyinshi, umunyamabanga w’umwami n’umuherezabitambo mukuru barazaga bakayikuramo, bakabara iyo feza igenewe Ingoro y’Uhoraho. Bamara kuyibara bakayishyira abagombaga gukoresha imirimo, ari bo bari bashinzwe kumenya Ingoro y’Uhoraho, na bo bakayihemba ababaji n’abubatsi, abafundi n’ababazaga amabuye, ndetse bakayiguramo ibiti n’amabuye abajwe byo gusana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho. Nyamara iyo feza baturaga mu Ngoro y’Uhoraho, si yo bakoreshagamo ibikombe bya feza, cyangwa ibyuma, cyangwa ibyungo, cyangwa amakondera, cyangwa se ikindi gikoresho cya zahabu cyangwa feza kigenewe Ingoro y’Uhoraho. Iyo feza yahabwaga abashinzwe imirimo, bakayikoresha mu gusana Ingoro y’Uhoraho. Abo bakoreshaga imirimo, ntibagenzurwaga ku buryo bahembaga abakozi, kuko bakoranaga umurava. Naho feza yatangwagaho ibitambo byo kwigorora n’iby’impongano z’ibyaha, nta bwo yajyaga mu isanduku y’Ingoro y’Uhoraho, ahubwo yajyanwaga n’abaherezabitambo. Nuko Hazayeli, umwami w’Abaramu, arazamuka ajya gutera umugi wa Gati, arawigarurira. Arangije afata umugambi wo gutera Yeruzalemu. Yowasi, umwami wa Yuda, afata ibintu byose byatuwe Uhoraho n’abasekuruza be Yozafati, Yoramu na Okoziya, abami ba Yuda, afata n’ibyo we ubwe yari yaratuye, na zahabu yose yo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho n’iyo mu ngoro y’umwami, nuko abyoherereza Hazayeli, umwami w’Abaramu, bituma areka umugambi wo gutera Yeruzalemu. Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Abagaragu ba Yowasi baramugomera, baramugambanira, bamwicira i Betimilo... Yishwe na Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri, abagaragu be. Umurambo we bawushyingura mu mva y’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Azungurwa ku ngoma n’umuhungu we Amasiya. Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi mwene Okoziya, umwami wa Yuda, Yowakazi arimikwa aba umwami w’Abayisraheli i Samariya, ingoma ayimaraho imyaka cumi n’irindwi. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyareka gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, ntiyabigendera kure. Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, akajya abagabiza Hazayeli, umwami w’Abaramu, n’umuhungu we Beni‐Hadadi. Ariko Yowakazi yinginga Uhoraho ngo areke kurakara, aramwumvira kuko yari abonye uko Abayisraheli barenganywa n’umwami w’Abaramu. Uhoraho yoherereza Abayisraheli umukiza; Abayisraheli bava mu nzara z’Abaramu bongera kujya gutura mu mahema yabo nka mbere. Ariko ntibaca ukubiri n’ibyaha Yerobowamu yabakoresheje; bakomeje kubyibandaho, ndetse bakomera no ku biti byeguriwe ibigirwamana byabo, byari bishinze i Samariya. Ingabo Yowakazi yari asigaranye, bari abagabo mirongo itanu bagendaga ku mafarasi, amagare cumi, n’abagabo ibihumbi cumi bagendaga ku maguru, kuko abandi bose, umwami w’Abaramu yari yabatsembye abagira nk’umukungugu banyukanyutse. Ibindi bigwi bya Yowakazi, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Yowakazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowasi amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ingoma ya Yowasi, umwami wa Yuda, Yowasi mwene Yowakazi, yima ingoma ya Israheli i Samariya, ayimaraho imyaka cumi n’itandatu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akora ibyaha byose Yerobowamu mwene Nebati yakoreshereje Abayisraheli, ntiyagira na kimwe asiga inyuma. Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, intambara yarwanye na Amasiya, umwami wa Yuda, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Yowasi aratanga asanga abasekuruza be, Yerobowamu yicara ku ntebe ye y’ubwami. Umurambo wa Yowasi ushyingurwa i Samariya, hamwe n’abami ba Israheli. Elisha afatwa n’indwara yagombaga kumuhitana. Yowasi, umwami wa Israheli, aramanuka ajya iwe. Amugezeho aramuririra atera hejuru, ati «Ayiwe Mubyeyi! Ayiwe Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!» Elisha aramubwira ati «Fata umuheto n’imyambi!» Yowasi afata umuheto n’imyambi. Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Fora umuheto!» Undi arawufora. Elisha ashyira ibiganza bye ku by’umwami, maze aravuga ati «Kingura idirishya rireba iburasirazuba!» Yowasi ararikingura. Elisha aramubwira ati «Rasa!» Undi ararasa. Elisha aravuga ati «Uwo mwambi ni wo gutsinda k’Uhoraho, ni umwambi wo kunesha ingabo z’Abaramu. Uzatsindira Abaramu kuri Afeki ugeze ubwo ubatsemba.» Yongera kubwira Yowasi, ati «Fata imyambi!» Yowasi arayifata. Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Yikubitishe hasi!» Yowasi ayikubitisha hasi gatatu, hanyuma arekera aho. Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati «Iyo ukubita gatanu cyangwa gatandatu, wari kuzatsinda Abaramu kugeza ubwo ubatsembyeho, none ubwo wakubise gatatu gusa, uzabatsinda gatatu gusa.» Elisha arapfa, baramuhamba. Uko umwaka utashye ibitero by’abagome bigaturuka mu gihugu cya Mowabu bigakwira mu gihugu. Umunsi umwe abantu bari bagiye guhamba umupfu, babonye kimwe muri ibyo bitero, bajugunya iyo ntumbi mu mva yahambwemo Elisha, nuko barahunga. Intumbi ye igwira amagufa ya Elisha, wa muntu ahita azuka maze arahaguruka, arahagarara. Hazayeli, umwami w’Abaramu, yahoraga arenganya Abayisraheli mu gihe cyose cy’ingoma ya Yowakazi. Ariko Uhoraho yagiriye imbabazi Abayisraheli, abagaragariza impuhwe ze, arabababarira, arabagarukira kubera isezerano yasezeranyije Abrahamu, Izaki na Yakobo, nuko arivuguruza ntiyahita abatsemba. Hazayeli, umwami w’Abaramu, aratanga, umuhungu we Beni‐Hadadi amuzungura ku ngoma. Yowasi, mwene Yowakazi, agarura imigi yose Beni‐Hadadi, umuhungu wa Hazayeli, yari yaranyaze se Yowakazi mu ntambara. Yowasi atsinda Beni‐Hadadi gatatu, hanyuma agarura imigi ya Israheli. Amasiya, mwene Yowasi umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, ategekera i Yeruzalemu imyaka makumyabiri n’icyenda. Nyina yitwaga Yehodana w’i Yeruzalemu. Amasiya yakoze ibitunganiye Uhoraho, ariko ntiyageza aha sekuruza Dawudi, ahubwo yakurikije muri byose se Yowasi. Icyakora ntiyakuyeho amasengero y’ahirengeye, abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Ubwami bwe bumaze gukomera, yahoye ba bagaragu be bari barishe se, umwami Yowasi. Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yatanze itegeko ngo «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo; buri wese azicwa azira icyaha yakoze ku giti cye.» Amasiya ni we wiciye mu kibaya cy’Umunyu Abanyedomu ibihumbi cumi, ni na we kandi wagabye igitero mu mugi wa Sela arawutsinda, awita izina rya Yokiteli, ari na ryo rikivugwa kugeza na n’ubu. Nuko Amasiya yohereza intumwa kwa Yowasi, mwene Yowakazi, mwene Yehu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Ngwino turwane!» Yowasi, umwami wa Israheli na we atuma kuri Amasiya, umwami wa Yuda, agira ati «Igitovu cy’i Libani cyatumye ku giti cya sederi cy’i Libani ngo ’Shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo mu ishyamba ry’i Libani iribata icyo gitovu. Ni koko watsinze Abanyedomu none ubu uranezerewe; shimishwa n’iryo kuzo maze wigumire iwawe! Ni iki cyatuma ushoza intambara izagutsinda, ukayicirwamo hamwe n’ingabo za Yuda?» Amasiya amwima amatwi. Yowasi, umwami wa Israheli, arazamuka asanga Amasiya, umwami wa Yuda, barwanira i Betishemeshi mu gihugu cya Yuda. Ingabo za Yuda zineshwa n’iza Israheli, barahunga buri wese agana mu ihema rye. Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, umwami wa Yuda, mwene Yowasi, mwene Okoziya, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’umugi wa Yeruzalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu kugeza ku Irembo ry’Iguni, acamo icyuho cy’imikono magana ane. Afata zahabu yose, na feza, n’ibintu byose byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, arabinyaga, anyaga n’abantu abatwaraho ingwate, hanyuma yisubirira i Samariya. Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, intambara ze yarwanye na Amasiya, umwami wa Yuda, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Yowasi aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya hamwe n’abami ba Israheli. Umuhungu we Yerobowamu amuzungura ku ngoma. Amasiya mwene Yowasi umwami wa Yuda, yamaze indi myaka cumi n’itanu nyuma y’itanga rya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli. Ibindi bigwi bya Amasiya ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Bamugambaniriye i Yeruzalemu ahungira i Lakishi, ariko bamukurikizayo abantu barahamwicira. Umurambo we bawuhekesheje amafarasi bawujyana i Yeruzalemu, aba ari ho ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Imbaga yose ya Yuda ifata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika ngo azungure se Amasiya. Ni we wagobotoye umugi wa Eyilati arongera arawubaka, nyuma y’itanga ry’umwami Amasiya. Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Amasiya mwene Yowasi, umwami wa Yuda, Yerobowamu mwene Yowasi, aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; nta cyaha na kimwe yaretse mu byo Yerobowamu mwene Nebati, yakoresheje Abayisraheli. Ni we wagaruje intara Israheli yari yaranyazwe, kuva kuri Lebohamati kugeza ku nyanja ya Araba, nk’uko Uhoraho Imana ya Israheli yari yabivugishije umugaragu we, umuhanuzi Yonasi mwene Amitayi w’i Gati‐Heferi. Koko rero, Uhoraho yabonye uko Abayisraheli basuzugurwa bikabije, kandi bakaba barabuze umuntu n’umwe, yaba umucakara cyangwa se uwigenga, wabarengera. Nyamara kubera ko Uhoraho atari yigeze avuga ko azabatsemba ku isi, ni ko kubarokoresha ukuboko kwa Yerobowamu, mwene Yowasi. Ibindi bigwi bya Yerobowamu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, uko yarwanaga, — dore ko yagaruriye Yuda na Israheli imigi ya Damasi na Hamati — ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Yerobowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, abami ba Israheli. Umuhungu we Zakariya amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Yerobowamu, umwami wa Israheli, Hoziya mwene Amasiya, umwami wa Yuda, yima ingoma. Icyo gihe yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, ategeka imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Amasiya muri byose. Icyakora ntiyashenye amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Uhoraho ahana umwami, amuteza indwara y’ibibembe iramuhitana. Atarapfa bamuhaye akato aba mu nzu ya wenyine. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu. Ibindi bigwi bya Hoziya, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Hoziya aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Azariya, umwami wa Yuda, Zakariya mwene Yerobowamu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza abasekuruza be muri byose. Ntiyirinze ibyaha Yerobowamu, mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli. Nuko Shalumi mwene Yabeshi aramugomera, amukubitira mu maso ya rubanda aramwica, hanyuma afata ubutegetsi. Ibindi bigwi bya Zakariya byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli. Iryo ni rya jambo Uhoraho yari yarabwiye Yehu, agira ati «Abana bawe bazicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli kugeza ku gisekuru cya kane.» Koko kandi ni ko byagenze. Shalumi mwene Yabeshi yima ingoma mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, nuko amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya. Uwitwa Menahemu mwene Gadi ava i Tirisa ajya i Samariya; atera Shalumi mwene Yabeshi aramwica, hanyuma yima ingoma mu kigwi cye. Ibindi Shalumi yakoze n’ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli. Nuko Menahemu atera umugi wa Tapuwa yica abaturage b’aho, kandi atsemba n’abo mu karere ko hagati ya Tirisa na Tapuwa. Yateye uwo mugi kubera ko bari banze kumufungurira amarembo, maze afomoza abagore bose bari batwite. Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Menahemu mwene Gadi aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cumi ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; mu buzima bwe bwose ntiyirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli. Pulu, umwami w’Abanyashuru, atera igihugu, ariko Menahemu amuhongera amatalenta igihumbi ya feza, kugira ngo amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere. Menahemu asoresha Abayisraheli bakize, buri wese agatanga amasikeli mirongo itanu ya feza, kugira ngo ayahe umwami w’Abanyashuru. Umwami w’Abanyashuru asubira iwe, ntiyaba akigumye mu gihugu cya Israheli. Ibindi bigwi bya Menahemu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Menahemu aratanga asanga abasekuruza be, maze umuhungu we Pekahiya amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itanu w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Pekahiya mwene Menahemu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyirinda ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli. Umutware we Peka mwene Remaliyahu aramugomera, amuterera inkota mu munara w’ingoro y’umwami, i Samariya. Nuko Peka, ari kumwe n’abagabo mirongo itanu b’Abagilihadi, yica umwami, maze amuzungura ku ngoma. Ibindi bigwi bya Pekahiya, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli. Peka mwene Remaliyahu aba umwami wa Israheli i Samariya, mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, kuko atirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli. Ku ngoma ya Peka, umwami wa Israheli, ni bwo Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, yateye imigi ya Iyoni, Abeli‐Betimaka, Yaniwa, Kedeshi, Hasori; atera na Gilihadi, Galileya n’igihugu cyose cya Nefutali. Aho hose arahigarurira, abaturage b’aho abajyana bunyago muri Ashuru. Hozeya mwene Ela agomera Peka mwene Remaliyahu aramwica, maze amuzungura ku ngoma. Ubwo hari mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Yotamu, mwene Hoziya. Ibindi bigwi bya Peka, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli. Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, Yotamu mwene Hoziya, aba umwami wa Yuda. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha, umukobwa wa Sadoki. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Hoziya muri byose. Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyayavanyeho; abantu bakomeje kujya kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Ni we wubatse irembo rya ruguru ry’Ingoro y’Uhoraho. Ibindi bigwi bya Yotamu, ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Muri icyo gihe ni bwo Uhoraho yatangiye kohereza Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, kurwanya igihugu cya Yuda. Yotamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Akhazi amuzungura ku ngoma. Akhazi, mwene Yotamu umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho, Imana ye, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje. Ahubwo yakurikije inzira mbi y’abami ba Israheli ndetse atwika umwana we ho igitambo, akurikije amahano yakorwaga n’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. Yaturiye ibitambo kandi atwikira imibavu mu masengero y’ahirengeye, ku misozi, no mu nsi ya buri giti kibisi. Nuko Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barikora barazamuka batera Yeruzalemu, bagota umwami Akhazi ariko ntibabasha kumurwanya. (Icyo gihe kandi umwami w’Abanyedomu agarurira Edomu umugi wa Elati; Abayuda arahabirukana maze Abanyedomu baza gutura Elati, ari na ho bakiri kugeza na n’ubu.) Akhazi yohereza intumwa kwa Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, kumubwira ziti «Ndi umugaragu wawe n’umwana wawe, zamuka uze unkize umwami w’Abaramu n’uwa Israheli banyugarije!» Akhazi afata feza na zahabu byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abyoherereza umwami w’Abanyashuru ho ituro. Umwami w’Abanyashuru aramwumvira, arazamuka ubwe atera umugi wa Damasi, abaturage baho abajyana i Kiri ari imbohe, kandi yicisha Rasoni. Umwami Akhazi ajya i Damasi guhurirayo na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru. Abonye urutambiro rw’aho, yoherereza umuherezabitambo Uriya urugero n’igishushanyo byarwo, kugira ngo azubake urumeze nka rwo. Umuherezabitambo Uriya yubaka urutambiro, akurikije ibimenyetso byose yohererejwe n’umwami Akhazi ari i Damasi, arwuzuza mbere y’uko umwami Akhazi atahuka. Aho umwami Akhazi atahukiye ava i Damasi, abona urutambiro. Umwami ararwegera, arazamuka, arutwikiraho ibitambo, atanga andi maturo, arusukaho amaturo y’ifu na divayi, kandi aruminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ubuhoro. Naho urutambiro rw’umuringa rwari imbere y’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urutambiro rushya n’Ingoro y’Uhoraho, umwami arukuraho arushyira iruhande rw’urutambiro rushya, ahagana mu majyaruguru. Hanyuma umwami Akhazi ategeka umuherezabitambo Uriya, agira ati «Ku rutambiro runini uzahatwikira ibitambo by’igitondo n’iby’umugoroba, unahaturire ibitambo bitwikwa n’andi maturo by’umwami. Uzahaturire n’ibitambo bitwikwa byatuwe n’abantu bose b’iki gihugu, hamwe n’amaturo yabo aseswa, kandi uzasukaho amaraso y’ibitambo byose bitwikwa n’amaraso y’ibindi bitambo byose. Naho urutambiro rw’umuringa, ni jye ubwanjye uzarufatira ibyemezo nkazabikumenyesha.» Umuherezabitambo Uriya yubahiriza amategeko yose y’umwami Akhazi. Umwami Akhazi atema ibisate bisobetse by’ibitereko, avana imivure kuri ibyo bitereko, amanura ikizenga cy’amazi cyabumbwe mu muringa cyari giteretse ku mashusho y’impfizi z’inka, agitereka ku mabuye ashashe. Hanyuma, kugira ngo ashimishe umwami w’Abanyashuru, Akhazi asenya amadarajya intebe y’umwami yari iteyeho, afunga n’irembo ry’igikari umwami yinjiriragamo. Ibindi bigwi bya Akhazi n’ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Umwami Akhazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Akhazi, umwami wa Yuda, Hozeya mwene Ela yimikwa kuba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ariko ntiyahwanyije n’abami ba Israheli bamubanjirije. Salimanasari, umwami w’Abanyashuru aramutera; Hozeya aratsindwa ahinduka umugaragu we, akajya amuha umusoro. Ariko nyuma, umwami w’Abanyashuru amenya ko Hozeya yamugambaniye; koko rero, Hozeya yari yohereje intumwa i Sayisi, ku mwami wa Misiri, kandi ntiyaha umwami w’Abanyashuru amakoro nk’uko yari asanzwe abigenza buri mwaka. Umwami w’Abanyashuru afata Hozeya aramufunga. Hanyuma umwami w’Abanyashuru atera igihugu cyose; atera Samariya arayigota, amarayo imyaka itatu. Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya, arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi. Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye ku Uhoraho, Imana yabo, yabakuye mu gihugu cya Misiri, ibagobotoye mu maboko y’umwanzi wabo Farawo, umwami wa Misiri; biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana. Bibanze ku migenzo y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli, no ku migenzo yashyizweho n’abami ba Israheli. Abayisraheli bakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana yabo: biyubakiye amasengero ahirengeye mu migi yabo yose, haba mu minara y’abarinzi cyangwa mu migi ikomeye; bishingiye inkingi z’amabuye n’iz’ibiti zeguriwe ibigirwamana byabo, bazishyira mu mpinga y’imisozi no mu nsi ya buri giti kibisi. Ahirengeye hose bahatwikira imibavu, nk’uko byari umugenzo ku banyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere yabo. Bakoze ibidatunganye ku buryo byarakaje Uhoraho. Bayoboka ibigirwamana, kandi Uhoraho yari yarabibabujije, agira ati «Ntimuzabiyoboke!» Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.» Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko abasekuruza babo bayagamitse banga kwemera Uhoraho, Imana yabo. Birengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije; bakurikira ibidafite akamaro bahinduka nka byo. Bakurikiza imihango y’abanyamahanga babegereye, kandi Uhoraho yari yarababujije gukora nka bo. Bareka amategeko yose y’Uhoraho Imana yabo, biremera amashusho abiri y’inyana, bashinga n’ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, baramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere kandi biyegurira Behali. Batwitse abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo, bararaguza kandi bakora imihango idatunganiye Uhoraho, kugira ngo bamurakaze. Nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye, hasigara umuryango wa Yuda wonyine. Ariko Yuda na yo yanze kumvira amategeko y’Uhoraho Imana yabo, ahubwo bakurikiza imihango Israheli yishyiriyeho. Ni yo mpamvu yatumye Uhoraho yaranze ubwoko bwose bw’Abayisraheli, arababurabuza, abaterereza abanyazi, hanyuma abaca imbere ye. Uhoraho amaze gutandukanya Israheli n’inzu ya Dawudi, n’Abayisraheli bamaze kwiyimikira Yerobowamu mwene Nebati ngo ababere umwami, Yerobowamu ababuza kumvira Uhoraho, abakoresha ibyaha bikomeye. Abayisraheli bakurikije ibyaha byose Yerobowamu yakoze, ntibabihunga, bituma Uhoraho abirukana imbere ye, nk’uko yari yarabivugishije abagaragu be bose b’abahanuzi. Abayisraheli bakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuru, ari na ho bakiri na n’ubu. Umwami wa Ashuru avana abantu i Babiloni, i Kuta, i Awa, i Hamati n’i Sefariwayimu, abimurira mu migi ya Samariya yahoze ituwe n’Abayisraheli. Abo bantu bigarurira ako karere ka Samariya, batura mu migi yayo. Ariko bakigera aho ngaho ntibubashye Uhoraho, bituma abateza intare zirabica. Baza kubwira umwami w’Abanyashuru, bati «Abanyamahanga wimuye ukabatuza mu migi ya Samariya ntibazi uburyo bwo gusenga Imana y’iki gihugu, none iyo Mana yaboherereje intare zibahukamo zirabica, kuko batazi uburyo bwo kubaha Imana y’iki gihugu.» Umwami w’Abanyashuru ni ko gutegeka, ati «Mwoherezeyo umwe mu baherezabitambo mwanyaze i Samariya, ajye kuhatura maze abigishe uko basenga Imana y’iki gihugu.» Umwe mu baherezabitambo bari barakuye i Samariya araza, atura i Beteli, akajya abigisha uko basenga Uhoraho. Mu by’ukuri, abo banyamahanga biremeye izabo mana, bazishyira mu masengero y’ahirengeye yubatswe n’Abanyasamariya; buri hanga rikabigenza rityo mu mugi rituyemo. Ab’i Babiloni biremeye Sukoti‐Benoti; ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima; ab’i Awa biremera Nibuhazi na Taritaki; ab’i Sefaruwayimu bakomeza gutwika abana babo ho ibitambo, babitura Adarameleki na Anameleki, imana z’i Sefaruwayimu. Ubundi kandi ntibibagiwe gusenga Uhoraho, bituma bafata bamwe muri bo babagira abaherezabitambo b’ahirengeye, kugira ngo bajye bahaturira ibitambo mu kigwi cyabo. Ariko, n’ubwo basengaga Uhoraho, ntibyababujije gukomeza gukorera imana zabo nk’uko amahanga bari bimuwemo yabigenzaga. Ndetse na n’ubu baracyakurikiza iyo migenzo ya kera; ntibatinya Uhoraho, ntibubahiriza amabwiriza, imihango, amateka n’amategeko Uhoraho yari yarahaye bene Yakobo, ari na we Uhoraho yise izina rya Israheli. Nyamara Uhoraho yari yaragiranye na bo Isezerano, abihanangiriza agira ati «Ntimuzasenge izindi mana, ntimuzaziramye, ntimuzazikorere kandi ntimuzaziture ibitambo. Muzasenge Uhoraho, we wabakuje mu gihugu cya Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe, azabe ari we muramya kandi mumuture ibitambo. Muzubahirize buri munsi amabwiriza, imihango, amateka, n’amategeko yabandikishirije kandi ntimuzagire izindi mana mutinya. Ntimuzibagirwe Isezerano twagiranye, kandi ntimuzagire izindi mana muramya. Muzatinye Uhoraho, Imana yanyu, we uzabagobotora mu maboko y’abanzi banyu bose.» Ariko ibyo ntibabyitayeho, ahubwo bakomeje kwibanda ku migenzo yabo ya kera. Bityo rero, ayo mahanga yatinyaga Uhoraho atanirengagije gukorera ibigirwamana byayo. Uko abasekuruza babo bakoze, ni ko abana n’abuzukuru babo bagikora kugeza na n’ubu. Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Hezekiya mwene Akhazi umwami wa Yuda, yima ingoma. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abi, akaba umukobwa wa Zekariya. Hezekiya yakoze ibitunganiye Uhoraho, akurikiza muri byose sekuruza Dawudi. Ni we washenye amasengero y’ahirengeye, amenagura inkingi z’amabuye, atema ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, amanyagura ishusho ry’inzoka Musa yari yaracuze mu muringa, kuko Abayisraheli batwikiraga imibavu imbere yaryo kugeza icyo gihe. Iryo shusho baryitaga «Nehushitani.» Hezekiya yizeraga Uhoraho, Imana y’Abayisraheli, kurusha abami bose ba Yuda bamubanjirije n’abamuzunguye. Yakomeje kwibanda kuri Uhoraho ntiyamuteshukaho. Yubahirije bikomeye amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa. Uhoraho yahoranaga na we, agashobora kugera ku byo yashakaga gukora byose. Yigaragambije ku mwami w’Abanyashuru, yanga gukomeza kumukorera. Byongeye kandi, yarwanyije Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana kugeza i Gaza, arahigarurira hose, kuva ku minara y’abarinzi kugeza ku migi ikikijwe n’inkike. Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Salimanasari, umwami w’Abanyashuru, arazamuka atera Samariya arayitsinda. Abanyashuru bafashe uwo mugi nyuma y’imyaka itatu. Samariya yaneshejwe mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Hezekiya, ari na wo wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami wa Israheli. Umwami w’Abanyashuru ajyana Abayisraheli muri Ashuru, ajya kubatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi. Ibyo byatewe n’uko Abayisraheli batari bumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yabo, kandi bagaca ku Isezerano rye, banga kumva no gukora ibyo Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarategetse byose. Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, arayitsinda. Hezekiya, umwami wa Yuda, atuma ku mwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, ati «Nagucumuyeho. Sigaho kuntera, icyo untegeka cyose ndacyemera.» Umwami w’Abanyashuru aca Hezekiya, umwami wa Yuda, icyiru gihwanye n’amatalenta magana atatu ya feza, n’amatalenta mirongo itatu ya zahabu. Hezekiya atanga ifeza yose yari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami. Icyo gihe ni bwo Hezekiya yamenaguye inzugi z’Ingoro y’Uhoraho n’imiryango yayo, akuraho ibyuma abami ba Yuda bari barashyizeho, abiha umwami w’Abanyashuru. Umwami w’Abanyashuru ari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya i Yeruzalemu umufasha we bwite mu ngando, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Barazamuka bajya i Yeruzalemu, bagezeyo bahagarara mu muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’Umumeshi; nuko basaba kuvugana n’umwami. Haza umutegeka w’ingoro witwa Eliyakimu mwene Hilikilikiyahu, umwanditsi Shebuna, n’umunyamabanga w’umwami witwa Yowa mwene Asafu, barahabasanga. Umufasha mu ngando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki? Uribwira ko amagambo atagira shinge ari yo uzakuraho inama n’ubutwari byo gushoza urugamba? Ni nde rero wishingikirije kugira ngo unyivumbagatanyeho? Uwo wishingikirije ubu ngubu — ari we Misiri — ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera. Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho, Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu? Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho! Ubwo washobora no gutsimbura n’umwe wo mu bagaragu boroheje ba databuja? Rero ngo wizeye ko Abanyamisiri bazaguha amagare n’amafarasi! Ubona ko naje gutera uyu mugi no kuwurimbura ntabitegetswe n’Uhoraho? Uhoraho ni we wambwiye, ati ’Zamuka, utere kiriya gihugu, ukirimbure.’» Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, na Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva, woye kutuvugisha mu rurimi rw’Abayuda rwumvwa n’aba bantu bari hejuru y’urukuta.» Umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko aya magambo, databuja yantumye kuba ari mwe nyabwira na shobuja wanyu gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?» Umufasha w’ingando arahagarara, avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda aya magambo ati «Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru! Umwami aravuze ngo ’Hezekiya ntakomeze kubashuka, kuko adashobora kubarokora ikiganza cyanjye! Hezekiya ntababeshye ngo mwizere Uhoraho, avuga ngo: Nta shiti, Uhoraho azabakiza; uyu mugi ntuzaterwa n’umwami w’Abanyashuru. Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro, mungarukire, maze buri wese azarye imbuto z’imizabibu ye n’iz’umutini we, anywe n’amazi yo mu kizenga cye, mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cy’ingano, igihugu cy’imizabibu yengwamo divayi, mukagira ubugingo ntimushirire ku icumu. Nimureke kumva aya Hezekiya ngo Uhoraho azabakiza. Hari ubwo imana z’abanyamahanga zigeze zishobora kugobotora ibihugu byabo mu maboko y’umwami w’Abanyashuru? Imana z’i Hamati n’iz’Arupadi ziri he? Imana z’i Sefaruwayimu, iz’i Hena n’iz’i Hiwa ziri he? N’Imana zo mu gihugu cya Samariya ziri hehe? Zashoboye se kurokora Samariya ikiganza cyanjye? Ni iyihe mana muri izo zose z’ibyo bihugu yabashije kugobotora igihugu cye mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho azakura Yeruzalemu mu maboko yanjye?’» Bose baraceceka, ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza, kuko umwami yari yategetse, ati «Ntimuzamusubize.» Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafi, umunyamabanga w’umwami, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose. Umwami Hezekiya amaze kubumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo yohereza Eliyakimu umutegeka w’ingoro, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi, baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa! Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara! Uwazana ngo Uhoraho, Imana yawe, yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe na shebuja, umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana Ihoraho. Icyazana ngo Uhoraho, Imana yawe, ibahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!» Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi, arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Abanyashuru, bantuka. Nzamushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’» Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga. Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise iyi nkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!» Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, umwami wa Yuda, ngo bamubwire bati «Imana yawe wizera cyane ntizagushuke, ngo ikwizeze ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru! Wowe ubwawe uzi uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka? Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije? Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layiri, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?» Hezekiya yakira ibaruwa ashyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho, maze asenga Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana y’Abayisraheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi. Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso witegereze, wumve amagambo y’ibitutsi by’intumwa za Senakeribu, wowe Mana Nzima. Mu by’ukuri koko, Nyagasani, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo, batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma abami b’Abanyashuru babirimbura. None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine!» Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Nanyuzwe n’amasengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru. Dore rero icyo Uhoraho amutangajeho: «Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse; umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe. Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli! Watutse Uhoraho ukoresheje intumwa zawe, uvuga uti ’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara, narazamutse ngera mu mpinga y’imisozi, mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani, ntemayo amashami y’amasederi n’imizonobari miremire cyane, ngera mu mpinga y’imisozi no mu mashyamba ahatwikiriye. Mu mahanga nahafukuye amariba, nywa amazi y’aho; nkamya inzuzi zose zo mu Misiri, nzikandagijemo ibirenge byanye.’ Rwose ubwo ntuzi ko uwo mugambi nari nywufite kuva kera kose, ko kuva kera na kare nari narawuteganije, none ubu nkaba ngiye kuwuzuza? Icyo wowe ushoboye, ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye. Abaturage b’aho bafite intege nke, bakutse umutima, bashobewe; bameze nk’icyatsi cyo mu mirima, nk’akanyatsi ko mu busitani. Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu, cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto. Wowe ariko, waba wicaye, usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi. Ubwo rero wanyiteyeho hejuru, agasuzuguro kawe kakangeraho; amazuru yawe nzayafungisha icyuma, maze ngushyire umurunga mu kanwa, nzagutera gusubira iwawe, ngucishije mu nzira wanyuzemo uza.» (Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya, ati) Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo. Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazororoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo, kuko i Yeruzalemu hazasohoka abazaba basigaye, no ku musozi wa Siyoni hasohoke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’umwete w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya, avugira ku mwami w’Abanyashuru, ati ’Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo, ntazaharunda igitaka. Inzira yanyuze aza, ni yo izamusubizayo, ntazagera muri uyu murwa, ni ko mvuze, Jye Uhoraho. Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.’» Mu ijoro rikurikiraho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo. Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi agumayo. Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adarameleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma. Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta aramya Uhoraho, agira ati «Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. Izayi ataragera mu rugo hagati, yumva ijwi ry’Uhoraho rimubwira riti «Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’» Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’imitini.» Barawuzana bawushyira ku bibyimba by’umwami, maze umwami arakira. Hezekiya abaza Izayi, ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko Uhoraho azankiza, ko kandi mu minsi itatu nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho?» Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azasohoza ijambo yavuze: ese urashaka ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi cyangwa kigasubira inyuma ho izo ntambwe?» Hezekiya aramusubiza ati «Biroroshye ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma ho intambwe cumi!» Nuko umuhanuzi Izayi atakambira Uhoraho, Uhoraho asubiza igicucu inyuma ho intambwe cumi ku madarajya ya Akhazi. Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani mwene Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko arwaye, amwoherereza amabaruwa n’amaturo. Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse. Umuhanuzi Izayi asanga umwami Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure cy’i Babiloni.» Izayi yongera kumubaza, ati «Babonye iki mu ngoro yawe?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.» Nuko Izayi abwira Hezekiya, ati «Umva ijambo ry’Uhoraho: Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze. Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.» Hezekiya abwira Izayi, ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo.» Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ubutwari bwe, n’uko yacukuye icyuzi n’umuyoboro bijyana amazi mu mugi, ibyo byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Maze Hezekiya aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma. Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya, yubakisha intambiro za Behali kandi ashingisha ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo nk’uko Akabu, umwami wa Israheli, yari yarabigenje kera. Aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere, arabikorera. Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yari yaravuze ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.» Ibinyarumuri byo mu kirere abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho. Atwika umuhungu we ho igitambo, akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika, ashyiraho abashitsi n’abapfumu. Yihata gukora ibidashimishije Uhoraho, aramurakaza. Manase abajisha ishusho ry’ikigirwamana Ashera, arishyira mu Ngoro y’Uhoraho, ya yindi Uhoraho yabwiraga Dawudi n’umuhungu we Salomoni, ati «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu, ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo izina ryanjye rizahahore. Byongeye kandi, Abayisraheli nibubahiriza amategeko yose nabahaye, n’ayo umugaragu wanjye Musa yabahaye, sinzongera kubazerereza ngo bajye kure y’igihugu nahaye abasekuruza babo.» Ariko bo ntibumvira, ahubwo Manase arabashukashuka bakomeza gukora ibyaha, biruta iby’amahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere y’Abayisraheli. Nuko Uhoraho avugira mu bagaragu be b’abahanuzi, agira ati «Kubera ko Manase, umwami wa Yuda yakoze amahano, agakora ibibi birusha ibyakozwe n’Abahemori bamubanjirije, kandi agatera Yuda gucumura abasengesha ibigirwamana bye, ibyo byose bitumye Uhoraho, Imana ya Israheli avuga ati ’Ngiye guteza ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, ku buryo uzabyumva wese azumva amatwi ye avugamo amajeri! Ngiye gusenya Yeruzalemu nyiringanize n’ubutaka, nk’uko nashenye Samariya n’inzu ya Akabu nkabiringaniza n’umugozi mbishyizeho imbaho y’amazi. Ngiye guhanagura Yeruzalemu nyivanemo abaturage bayo bose, mbagabize abanzi babo, babahige kandi babanyage, kuko bankoreye ibidatunganye kandi bakaba batararetse kundakaza, kuva umunsi abasekuruza babo bavuye mu Misiri kugeza ubu.’» Uretse ibyo, Manase yamennye n’amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza Yeruzalemu yose, nuko icyo cyaha cyongerwa ku bindi yakoresheje Yuda, aboshya gukora ibidatunganiye Uhoraho. Ibindi byerekeye Manase, ibyo yakoze byose n’ibicumuro bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Manase aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu busitani bw’ingoro ye, bwa bundi bitaga «Ubusitani bwa Uza.» Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma. Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti, mwene Hasuri w’i Yotiba. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje. Yakurikije se muri byose, ayoboka ibigirwamana se yayobotse kandi arabisenga. Yirengagije Uhoraho, Imana y’abasekuruza be, ntiyagendera mu nzira y’Uhoraho. Abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye. Ariko abaturage b’igihugu bica abagambaniye umwami bose, hanyuma bimika umuhungu we Yoziya, amuzungura ku ngoma. Ibindi byerekeye Amoni, ibikorwa bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Umurambo we bawushyinguye mu mva ye, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Yoziya amuzungura ku ngoma. Yoziya yimitswe amaze imyaka umunani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida, umukobwa wa Adaya w’i Bosikati. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, akurikiza sekuruza Dawudi muri byose, ntiyabiteshukaho. Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Yoziya yohereza mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga Shafani mwene Asaliyahu, mwene Meshulamu, amubwira ati «Zamuka usange umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umubwire abarure feza zose zazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, n’izindi abarinzi b’irembo basaruje mu bantu. Bazihe abakoresha b’imirimo bashinzwe Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo bazihembe abakozi basannye ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho, abo ni ababaji, abubatsi n’abandi bafundi, no kugira ngo izo feza bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana Ingoro. Ntibazabazwe kumurika feza bahawe, kuko bizeweho kuba inyangamugayo.» Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani, ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho!» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma. Umunyamabanga Shafani asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo yabonye, agira ati «Abagaragu bawe bafashe feza zo mu Ngoro y’Uhoraho, baziha abayobora imirimo, abashinzwe Ingoro y’Uhoraho.» Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami, ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami. Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye. Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati «Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.» Umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu, na Akibori na Shafani, na Asaya, barikora basanga umuhanuzikazi Hulida, umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro y’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tikuwa, mwene Harasi. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamaze kumugezaho ubutumwa bahawe, arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti ’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago aho hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko, umwami wa Yuda yasomye. Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye uyu mugi ni bwinshi kandi ntibuzashira.’ Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, dore icyo jyewe, Imana ya Israheli mumenyesheje; muzamubwire muti ’Wumvise ayo magambo, wumva n’ibyo navuze kuri uyu murwa n’abawutuye, mvuga ko uzahinduka itongo ukaba ruvumwa, nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye... ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! Kubera iyo mpamvu nzakureka usange abasokuruza bawe, kandi uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu.’» Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo. Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe. Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho. Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye, n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano. Nuko umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umuherezabitambo umwungirije, n’abarinzi b’irembo, umwami abategeka gusohora mu Ngoro y’Uhoraho ibintu byose byakorewe kubahiriza Behali, na Ashera, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere. Babivanamo byose bajya kubitwikira kure ya Yeruzalemu mu kabande ka Sedironi, umuyonga wabyo bawujyana i Beteli. Yoziya yirukana ingirwa‐baherezabitambo bari bashyizweho n’abami ba Yuda, kugira ngo batwikire imibavu mu masengero y’ahirengeye yo mu migi ya Yuda n’ayo mu karere ka Yeruzalemu. Avanaho abantu batwikiraga imibavu Behali, n’izuba, n’ukwezi n’inyenyeri, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere. Akuraho igiti cyeguriwe ibyo bigirwamana cyari mu Ngoro y’Uhoraho, akijyana kure ya Yeruzalemu mu kaba nde ka Sedironi, agitwikira mu kabande ka Sedironi gihinduka umuyonga, awunyanyagiza mu irimbi rusange. Asenya amazu agenewe ubuhabara yari mu Ngoro y’Uhoraho, aho abagore baboheraga imyambaro yo kubahiriza Ashera. Yoziya atumiza abaherezabitambo bo mu migi ya Yuda, hanyuma yandavuza amasengero y’ahirengeye, aho abo baherezabitambo batwikiraga imibavu, guhera i Geba kugeza i Berisheba. Asenya n’urusengero bambarizagamo amasekurume y’ihene, rwari iruhande rw’umuryango w’umutware w’umugi Yozuwe, ibumoso bwawo winjira mu mugi. Nyamara abaherezabitambo b’ahirengeye ntibashoboraga guturira ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho, icyakora bari bemerewe gusangira n’abandi imigati idasembuye. Yoziya asenyagura Tofeti yari mu kabande ka Bene‐Hinomi, kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uzongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo, abigiriye ikigirwamana Moleki. Akuraho amashusho y’amafarasi abami ba Yuda bari barashyiriyeho kubahiriza izuba — ayo mafarasi yabaga ku irembo ry’Ingoro y’Uhoraho, ahagana ku mazu yari akikije Ingoro, ateganye n’icumbi ry’umunyarugo Netani‐Meleki — igare ryashyiriweho kubahiriza izuba na ryo araritwika. Umwami asenya intambiro abami ba Yuda bari barubatse hejuru y’inzu ya Akabu, asenya n’intambiro Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho; umuyonga wazo awukurayo, ajya kuwujugunya mu mugezi wa Sedironi. Umwami yangiza amasengero y’ahirengeye yari ahateganye na Yeruzalemu, mu majyepfo y’umusozi w’Imizeti; ayo masengero yari yarubatswe na Salomoni, umwami wa Israheli, agira ngo yubahirize Ashitaroti, ishyano ry’Abasidoni, na Kamoshi, ishyano ry’Abamowabu, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni. Yoziya amenagura inkingi z’amabuye, atema n’ibiti byeguriwe ibyo bigirwamana; aho byabaga ahuzuza amagufa y’abantu. Yoziya asenya n’urusengero rw’ahirengeye rw’i Beteli Yerobowamu mwene Nebati yari yarubakiye gucumuza Israheli; asenya urutambiro rwaho, urwo rusengero ararutwika aruhindura ivu, atwika n’igiti cyeguriwe ibigirwamana byaho. Hanyuma Yoziya akebutse abona imva aho ngaho ku musozi, atuma abantu gutoragura amagufa yo muri izo mva ayatwikira ku rutambiro, urwo rutambiro ararwangiza nk’uko byari byarahanuwe na wa muntu w’Imana igihe Yerobowamu yari ahagaze hafi yarwo, ari ku munsi mukuru. Yoziya ni ko kubaza ati «Icyo mbona cyubatswe hakurya cyibutsa iki?» Abantu bo mu mugi baramusubiza bati «Ni imva y’umuntu w’Imana waturutse muri Yuda, ahanura ibintu umaze gukora ku rutambiro rw’i Beteli.» Yoziya arababwira ati «Nimureke iyo mva, ntihagire umuntu utaburura amagufa ayirimo!» Nuko amagufa ye barayareka, bareka n’aya wa muhanuzi wavuye i Samariya. Yoziya asenya n’amasengero yose y’ahirengeye yo mu migi ya Samariya abami ba Israheli bari barubakiye ibigirwamana, bagira ngo barakaze Uhoraho; yayagenje uko yagenje ay’i Beteli. Yicira ku ntambiro abaherezabitambo bose bari baratwikiye ibitambo ahirengeye, azitwikiraho amagufa y’abantu. Arangije asubira i Yeruzalemu. Umwami Yoziya ategeka rubanda rwose, ati «Nimuhimbaze Pasika y’Uhoraho, Imana yanyu, nk’uko byanditswe muri iki gitabo cy’Isezerano.» Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika nk’uwo, kuva Israheli yategekwa n’Abacamanza no mu gihe cyose cy’ingoma z’abami ba Israheli na Yuda. Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’umwami Yoziya, ni bwo bakoze uwo munsi mukuru wa Pasika y’Uhoraho, bawukorera i Yeruzalemu. Kugira ngo Yoziya yubahirize amategeko yanditswe mu gitabo umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu yabonye mu Ngoro y’Uhoraho, yirukanye abashitsi, abapfumu, amenagura amashusho y’ibigirwamana, n’ibindi bibi byose byo mu gihugu cya Yuda n’i Yeruzalemu arabyamagana. Nta wundi mwami wigeze abaho mbere ye wiyeguriye Imana nka we n’umutima we wose, n’amagara ye yose, n’imbaraga ze zose, nk’uko Itegeko rya Musa ryabisabaga, na nyuma ye nta wundi wabonetse bahwanye. Nyamara ariko Uhoraho ntiyacubije uburakari yari afitiye Yuda, abahoye ibyo Manase yamukoreye byose kugira ngo amurakaze. Ni yo mpamvu Uhoraho yavuze ati «Nzakura Yuda imbere yanjye nk’uko nahakuye Israheli, kandi nzihakana Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije n’Ingoro nari naravugiyeho ko ari yo izabamo izina ryanjye.» Ibindi bigwi bya Yoziya n’ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Ku ngoma ye ni bwo Farawo Neko, umwami wa Misiri, yagabye igitero ku ruzi rwa Efurati, agiye gutabara umwami w’Abanyashuru. Umwami Yoziya agenda agiye kumurwanya, ariko Farawo akimubona amwicira i Megido. Amaze gutanga, abagaragu be bahetse umurambo we mu igare, bawuvana i Megido bawujyana i Yeruzalemu, bawushyingura mu mva ye. Abaturage bafata Yowakazi mwene Yoziya, bamusiga amavuta maze baramwimika, azungura se ku ngoma. Yowakazi yimye ingoma amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yirimeyahu w’i Libuna. Yakurikije ingeso mbi zose z’abasekuruza be, akora ibidatunganiye Uhoraho. Farawo Neko yamufungiye i Ribula mu gihugu cya Hamati, agira ngo amukure ku ngoma i Yeruzalemu. Muri icyo gihe Farawo Neko ategeka igihugu cya Yuda gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’amatalenta icumi ya zahabu. Yimika Eliyakimu mwene Yoziya, azungura se ku ngoma, ariko Farawo amuhindura izina, amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi we aramufunga, amujyana mu Misiri agwayo. Yoyakimu aha Farawo feza na zahabu. Kugira ngo abone ibyategetswe na Farawo, ashyiraho umusoro mu gihugu: ahata abaturage bose gutanga feza na zahabu bakurikije ubutunzi bwa buri wese, nuko abiha Farawo Neko. Yoyakimu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Zebida, umukobwa wa Pedaya w’i Ruma. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibyo abasekuruza be bakoraga byose. Ku ngoma ye, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, aratera. Yoyakimu amuyoboka imyaka itatu, hanyuma arahinduka aramugomera. Maze Uhoraho ateza Yoyakimu ibitero by’ingabo z’Abakalideya, iby’ingabo z’Abaramu, iby’ingabo z’Abamowabu n’iby’ingabo za bene Hamoni; ibyo bitero bitsemba Yuda nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi, abagaragu b’Uhoraho. Ibyo byose byabaye kuri Yuda bitewe n’itegeko ry’Uhoraho utari agishaka kubabona imbere ye, abahoye ibicumuro bya Manase n’ibindi byose yakoze. Koko Manase yamennye amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza umurwa wa Yeruzalemu, nuko Uhoraho yanga kubimubabarira. Ibindi bigwi bya Yoyakimu, n’ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Nuko Yoyakimu aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma. Umwami wa Misiri we ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wa Babiloni yari yarafashe ibihugu bye byose arabyigarurira, kuva ku mugezi wa Misiri kugera ku ruzi rwa Efurati. Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nehushita, akaba umukobwa wa Elinatani w’i Yeruzalemu. Yakoze nabi imbere y’Uhoraho, nk’uko se yabigenjeje. Muri icyo gihe, abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, batera Yeruzalemu; umurwa uragotwa. Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ubwe arahaguruka, asanga ingabo zariho zigota uwo murwa. Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda aritanga, yiha umwami wa Babiloni, we na nyina, n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye. Nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, umwami wa Babiloni asahura umutungo wose wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro y’umwami; amenagura ibintu byose bya zahabu Salomoni, umwami wa Israheli, yari yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho. Afata abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi ni bo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu. Avana Yoyakini i Yeruzalemu ajya kumufungira i Babiloni, amujyanana na nyina, abagore be, ibikomangoma bye n’abatware b’igihugu. Abakungu bose bari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bari igihumbi; abo bose umwami wa Babiloni abajyana bunyago i Babiloni hamwe n’abasirikare bose b’intwari. Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya, se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya. Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, nk’uko Yoyakimu yabigenjeje. Ni uburakari bw’Uhoraho bwatumye hatera ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, kugera ubwo Uhoraho yabajugunye kure ye. Nuko Sedekiya agomera umwami wa Babiloni. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yajyanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu. Ahageze ahatuza ingabo ze, umugi wose ziwuzengurutsa imikingo miremire. Umurwa ntiwafatwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya. Nuko mu mugi inzara irabiyogoza, abantu babura icyo barya. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, ni bwo Abakalideya baciye icyuho mu rukuta rw’umugi ariko bumaze kwira ingabo zose za Yuda ziracika, n’ubwo Abakalideya bari bagose Yeruzalemu yose. Bagenda banyuze mu muryango uri hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeza iya Araba. Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikira umwami, zimufatira mu kibaya cy’i Yeriko; ingabo ze zose ziramutererana. Ingabo z’Abakalideya zifata umwami Sedekiya ziramuboha, zimushyira umwami wa Babiloni wari i Ribula, amucira urubanza. Bahotorera abahungu ba Sedekiya imbere ye, hanyuma Nebukadinetsari anogora Sedekiya mo amaso, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa maze bamujyana i Babiloni. Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu, mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ni ho Nebuzaradani, umutware w’abarinzi n’umugaragu w’umwami wa Babiloni, yinjiye muri Yeruzalemu. Atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, n’amazu yose y’i Yeruzalemu, cyane cyane ay’abantu bakomeye. Ingabo zose z’Abakalideya zari ziherekeje umutware w’abarinzi b’umwami, zisenya inkike zari zikikije Yeruzalemu. Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami, ajyana bunyago abantu bari basigaye aho mu mugi, n’Abayuda bari biyeguriye umwami wa Babiloni, n’abandi banyabukorikori bari basigaye. Umutware w’abarinzi asiga mu gihugu abantu bake muri rubanda rugufi gusa, kugira ngo bahinge imizabibu n’imirima. Abakalideya bamenagura inkingi ebyiri z’umuringa zari imbere y’Ingoro y’Uhoraho, n’ibitereko n’ikizenga cy’amazi by’umuringa byari biteretse imbere y’iyo Ngoro, imiringa yabyo bayijyana i Babiloni. Bajyana n’amabesani, ibitiyo, ibyuma byo kuyora ivu, ibikombe n’ibindi bikoresho byose by’umuringa byakoreshwaga mu Ngoro. Umutware wabo atwara ibyotezo by’imibavu n’ibyungo byari bicuzwe muri feza no mu muringa. Ntawamenya uburemere bw’imiringa yavuye kuri za nkingi zombi, no ku kizenga cy’amazi, no ku bitereko Salomoni yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho. Ubuhagarike bw’inkingi imwe bwari ubw’imikono cumi n’umunani; hejuru yayo hari umutwe wacuzwe mu muringa ufite ubuhagarike bw’imikono itatu, wari usobekeranyijeho imitako y’inshundura n’imbuto zitukura, byose bicuzwe mu miringa. Inkingi ya kabiri na yo yasaga n’iya mbere. Umutware w’abarinzi b’umwami wa Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniyahu umuherezabitambo wungirije, n’abarinzi batatu b’irembo. Arongera afata umutware w’ingabo, n’abantu batanu b’ibyegera by’umwami bari i Yeruzalemu, afata kandi n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo, ari na we wari ushinzwe gutora muri rubanda abazajya ku rugamba, afata n’abagabo mirongo itandatu mu bari muri uwo mugi. Abo bose Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami wa Babiloni i Ribula. Umwami wa Babiloni abakubitishiriza aho i Ribula mu gihugu cy’i Hamati maze arabicisha. Uko ni ko Yuda yajyanywe bunyago, bavanwa mu gihugu cyabo. Abantu Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yari yarekeye mu gihugu cya Yuda, abaha uwitwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, mwene Shafani, ngo abategeke. Abagaba bose n’ingabo zose, bamaze kumva ko umwami wa Babiloni yahaye ubutware uwitwa Gedaliyahu, barikora basanga Gedaliyahu i Misipa; abo bagaba b’ingabo ni: Ismaheli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yazaniyahu w’i Maka. Gedaliyahu arabarahira bo n’abantu babo, ati «Ntimutinye kuba abagaragu b’Abakalideya! Mugume muri iki gihugu, mwumvire kandi mukorere umwami wa Babiloni, muzahamererwa neza.» Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ismaheli mwene Netaniya, mwene Elishama, wo mu bwoko bwa cyami, azana n’abantu cumi, maze bica Gedaliyahu, hamwe n’Abayuda n’Abakalideya bari kumwe na we i Misipa. Nuko abantu bose, abakuru n’abato, abagaba b’ingabo, bafata inzira bajya mu Misiri kubera ko batinyaga Abakalideya. Ku munsi wa makumyabiri n’irindwi w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami wa Babiloni, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. Uwo mwaka ni wo Evili‐Merodaki yari yimitswemo. Amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni. Amwambura imyambaro ya kinyururu, maze Yoyakini akajya asangira na we ku meza mu gihe yari akiriho. Umwami yemera kumuha ibimutunga buri munsi, mu gihe cyose yari akiriho. Adamu, Seti, Enoshi, Kenani, Mahalaleli, Yeredi, Henoki, Matushalomu, Lameki, Nowa, Semu, Kamu na Yafeti. Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima. Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu. Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani. Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema na Sabuteka; bene Rahema ni Sheba na Dedani. Kushi abyara Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi. Misiri abyara Abaludi, Abanamu, Abalehabu, Abanagutuwa, Abapaturusi, Abakasiluwa, n’Abakafutori, ari bo Abafilisiti bakomokaho. Kanahani abyara Sidoni ari we mfura ye, abyara na Heti, Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi, Umuhivi, Umwaruki, Umusini, Umwaruvadi, Umusemari, Umuhamati. Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi, Aramu. Bene Aramu ni Usi, Huli, Geteri, na Mesheki. Arupagishadi abyara Shelaki, naho Shelaki abyara Eberi. Kuri Eberi havuka abahungu babiri: uwa mbere yitwaga Pelegi, kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane, murumuna we yitwaga Yokitani. Yokitani abyara Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki, Hadoramu, Huza, Dikila, Ebali, Abimayeli, Saba, Ofiri, Havila, na Yobabu. Abo bose ni bene Yokutani. Semu abyara Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela, Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu, Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera, Tera abyara Abramu ari we Abrahamu. Bene Abrahamu ni Izaki na Ismaheli. Dore imiryango yabo: Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagakurikiraho Kedari, Adibiyeli, Mibusamu, Mishuma, Duma, Masa, Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedima. Abo ni bo bene Ismaheli. Bene Ketura, inshoreke ya Abrahamu ni aba: yabyaye Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. Bene Yokishani ni Sheba na Dedani. Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose ni bo bene Ketura. Abrahamu abyara Izaki. Bene Izaki ni Ezawu na Israheli. Bene Ezawu ni Elifazi, Rehuweli, Yehushi, Yelamu na Kora. Bene Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu, Kenazi, Timuna na Amaleki. Bene Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza. Bene Seyiri ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani. Bene Lotani ni Hori na Homamu. Mushiki wa Lotani yitwaga Timina. Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu. Bene Sibewoni ni Aya na Ana. Mwene Ana ni Dishoni. Bene Dishoni ni Hamurani, Eshibani, Yitirani na Kerani. Bene Eseri ni Bilihani, Zawani, na Akwani. Bene Dishoni ni Husi na Arani. Dore abami bategetse igihugu cya Edomu mbere y’uko himikwa umwami w’Abayisraheli. Ni Bela mwene Bewori, kandi umurwa we witwaga Dinihaba. Bela yaratanze azungurwa na Yobabu mwene Zeraki w’i Bosira. Yobabu amaze gutanga azungurwa na Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani. Hushami amaze gutanga azungurwa na Hadadi mwene Bedadi. Atsindira Madiyani mu ntambara y’i Mowabu. Umurwa we witwaga Awiti. Hadadi amaze gutanga azungurwa na Samula w’i Masireka. Samula amaze gutanga azungurwa na Shawuli w’i Rehoboti ku ruzi rwa Efurati. Shawuli amaze gutanga azungurwa na Behali‐Hanani mwene Akibori. Behali‐Hanani amaze gutanga azungurwa na Hadadi; umurwa we witwaga Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi, mwene Mezahabu. Hadadi yamaze gutanga maze Edomu iyoborwa n’abatware, ari bo: Timuna, Aluwa, Yeteti, Oholibama, Ela, Pinoni, Kenazi, Temani, Mibisari, Magidiyeli, na Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu. Dore abana ba Israheli: ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda; Isakari na Zabuloni; Dani, Yozefu na Benyamini; Nefutali, Gadi na Asheri. Bene Yuda ni Eri, Onani na Shela. Bose uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umukanahani. Ariko Eri, imfura ya Yuda, acibwa imbere y’Uhoraho, aramwicisha. Umukazana wa Yuda, ari we Tamara amubyarira Pereshi na Zera. Bene Yuda bose hamwe bari batanu. Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli. Bene Zera ni Zimiri, Etani, Emani, Kalikoli na Darida, bose hamwe ni batanu. Umuhungu wa Karumi ni Akari wateje ibyago Israheli mu gucumura akora ibyabujijwe. Umuhungu wa Etani ni Azariya. Abana bavutse kuri Hesironi ni Yerahumeyeli, Ramu na Kelubayi. Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, umutware wa bene Yuda. Nahasoni abyara Salimu. Salimu abyara Bowozi. Bowozi abyara Obedi. Obedi abyara Yese. Yese abyara Eliyabu imfura ye, uwa kabiri ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya, uwa kane ni Netaneli, uwa gatanu ni Radayi, uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawudi. Bashiki babo bitwaga Seruya na Abigayila. Bene Seruya bari batatu: Abishayi, Yowabu na Asaheli. Abigayila abyara Amasa, kandi se wa Amasa yitwaga Yeteri w’Umwismaheli. Kalebu mwene Hesironi n’umugore we Azuba babyarana abana babiri: Isha na Yeriyoti. Dore abana babo: ni Yesheri, Shobabu na Aridoni. Azuba amaze gupfa, Kalebu arongora Efurata babyarana Huri. Huri abyara Uri, naho Uri abyara Besaleli. Hanyuma Hesironi wari ufite imyaka mirongo itandatu y’amavuko yuzura n’umukobwa wa Makiri, se wa Gilihadi, maze amugira umugore; babyarana Segubi. Segubi abyara Yayiri, wagize insisiro makumyabiri n’eshatu mu gihugu cya Gilihadi. Nyamara abami b’i Geshuri na Aramu bigaruriye izo nsisiro za Yayiri, hamwe n’umugi wa Kenati n’insisiro mirongo itandatu ziwukikije. Abo bose bari bene Makiri se wa Gilihadi. Nyuma y’urupfu rwa Hesironi, Kalebu acyura Efurata muka se Hesironi, babyarana Ashehuri se wa Tekowa. Bene Yerahumeyeli imfura ya Hesironi ni Ramu, imfura ye, na Buna, Oreni, Osemu na Ahiya. Yerahumeyeli yari afite undi mugore witwaga Atara; ni we nyina wa Onamu. Bene Ramu, imfura ya Yerahumeyeli, ni Mayasi, Yamini na Ekeri. Bene Onamu bari Shamayi na Yada; kandi bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. Umugore wa Abishuri yitwaga Abihayila, kandi yamubyariye Ahibani na Molidi. Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu. Seledi yapfuye bucike. Mwene Apayimu ni Yisheyi. Mwene Yisheyi ni Sheshani. Mwene Sheshani ni Alayi. Bene Yada, umuvandimwe wa Shamayi, ni Yeteri na Yonatani. Yeteri yapfuye bucike. Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Ni bo bari bene Yerahumeyeli. Sheshani ntiyabyaye abahungu ariko yari afite abakobwa. Sheshani yari afite umucakara w’Umunyamisiri witwaga Yara. Sheshani ashyingira umukobwa we Yara, umucakara we, maze amubyaraho Atayi. Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi. Zabadi abyara Efulali. Efulali abyara Obedi. Obedi abyara Yehu. Yehu abyara Azariya. Azariya abyara Helesi. Helesi abyara Eleyasa. Eleyasa abyara Sisimayi. Sisimayi abyara Shalumi. Shalumi abyara Yekamiya. Yekamiya abyara Elishama. Bene Kalebu umuvandimwe wa Yerahumeyeli, ni Mesha w’imfura ye, akaba na se wa Zifu, na Maresha se wa Heburoni. Bene Heburoni ni Kora, Tapuwa, Rekemu na Shema. Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rekemu abyara Shamayi. Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni ni we se wa Betisuri. Efa, inshoreke ya Kalebu, abyara Harani, Mosa na Gazezi. Harani abyara Gazezi. Bene Yadayi ni Regemu, Yotamu, Geshani, Peleti, Eyifa na Shafi. Mayaka, inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tirana. Abyara kandi Shafi se wa Madumana, na Shewa wabyaye Makubena na Gibeya. Umukobwa wa Kalebu yitwaga Akisa. Abo ni bo bari bene Kalebu. Bene Huri imfura ya Efurata ni Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu; Salima washinze Betelehemu; Harefu washinze Betigaderi. Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu yabyaye abana barimo Harowe, ari we igice cya kabiri cy’Abamanahi gikomokaho, hamwe n’imiryango y’i Kiriyati‐Yeyarimu, ari yo Abayitiri, Abaputi, Abashumati, n’Abamishurayi. Ni bo Abasoreya n’Abeshitayoli bakomotsemo. Bene Salima ni Betelehemu, Abanetofa, Ataroti‐Betiyowabu, igice cy’Abamanahi, Abasoreya, n’imiryango y’Abasofiri batuye i Yabesi, Abatireya, Abashimeya, n’Abasuka. Ni Abakeniti bakomotse kuri Hamati, umukuru w’inzu ya Rekabu. Dore bene Dawudi yabyariye i Heburoni: uw’imfura yitwaga Aminoni, yabyaranye na Ahinowamu w’i Yizireyeli; uwa kabiri ni Daniyeli wa Abigayila w’i Karumeli; uwa gatatu ni Abusalomu mwene Maka, umukobwa wa Talimayi, umwami wa Geshuri; uwa kane ni Adoniya mwene Hagita; uwa gatanu ni Shefatiya wa Abitali; uwa gatandatu ni Yitereyamu wo ku mugore we Egula. Bose uko ari batandatu bavukiye i Heburoni. Aho ngaho Dawudi yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma, naho mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’itatu yari ku ngoma i Yeruzalemu. Ngaba abo yabyariye i Yeruzalemu: ni Shimeya, Shobabu, Natani na Salomoni, bose uko ari bane babyawe na Batishuwa, umukobwa wa Amiyeli. Hakurikiraho Yibuhari, Elishuwa, Elifaleti, Noga, Nefegi, Yafiya, Elishama, Eliyada na Elifeleti. Bose hamwe ni icyenda. Abo ni bo bene Dawudi bose, uretse abakomoka ku bagore b’inshoreke. Tamara yari mushiki wabo. Dore amazina y’abakomoka kuri Salomoni, uko bakurikiranye: ni Robowamu, Abiya, Asa, Yozafati, Yoramu, Okoziya, Yowasi, Amasiya, Azariya, Yotamu, Akhazi, Hezekiya, Manase, Amoni, Yoziya. Bene Yoziya: uw’imfura ni Yohanani, uwa kabiri ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumi. Bene Yoyakimu ni Yekoniya na Sedekiya. Bene Yekoniya wari imfungwa i Babiloni ni Sheyalutiyeli, Malikiramu, Pedaya, Shenasari, Yekamiya, Hoshama na Nedabiya. Bene Pedaya ni Zorobabeli na Shimeyi. Bene Zorobabeli ni Meshulamu, Hananiya na mushiki wabo Shelomita. Bene Meshulamu ni Hashuba, Oheli, Berekiya, Hasadiya, Yushabuhesedi: bose hamwe ni batanu. Bene Hananiya ni Pelatiya, Yeshaya, Arinani, Obadiya, na Shekanya. Bene Shekanya ni Shemaya, Hatushi, Yigeyali, Bariya, Neyariya na Shafati: bose hamwe ni batandatu. Bene Neyariya ni Eliyonayi, Hizikiya na Azurikamu: bose hamwe ni batatu. Bene Eliyonayi ni Hodayiwahu, Eliyashibu, Pelaya, Akubu, Yohanani, Delaya na Anani: bose hamwe ni barindwi. Bene Yuda ni Pereshi, Hesironi, Karumi, Huri na Shobali. Rehaya mwene Shobali abyara Yahati; Yahati abyara Ahumayi na Lahadi: ni bo Abasoreya bakomokaho. Dore bene Huri, se wa Etamu: ni Yizireyeli, Yishuma na Yidubashi, mushiki wabo yitwaga Haseleluponi. Hakurikiraho Penuweli washinze Gedori, na Ezeri washinze Husha. Abo ni bo bari bene Huri, imfura ya Efurata, washinze Betelehemu. Ashehuri washinze Tekowa yatunze abagore babiri: Heleya na Nahara. Nahara amubyarira Ahuzamu, Heferi, Abatimina n’Abahashutari. Bari bene Nahara. Bene Heleya ni Sereti, Sohari na Etunani. Kosi abyara Anubi na Hasobeba n’ubwoko bwa Aharaheli mwene Harumi. Yabeshi yari afashwe neza kurusha abavandimwe be, kandi nyina yari yaramwise izina rya Yabeshi, agira ati «Nabyaranye ububabare.» Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye. Kelubu, umuvandimwe wa Shuha, abyara Mehiri wabaye se wa Eshitoni. Eshitoni abyara Betirafa, Paseya na Tehina washinze Irunahashi. Ni bo bantu b’i Rekabu. Bene Kenazi ni Otinyeli na Seraya. Bene Otinyeli ni Hatati na Mewonatayi. Mewonatayi abyara Ofura, naho Seraya abyara Yowabu washinze Geharashimu, kuko bari abanyabukorikori. Bene Kalebu umuhungu wa Yefune ni Iru, Ela na Nahamu. Mwene Ela ni Kenazi. Bene Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Azareli. Bene Ezira ni Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Dore kandi abahungu ba Bitiya, umukobwa wa Farawo, wari warashakanye na Meredi: ni Miriyamu, Shamayi na Yishuba washinze Eshitemowa. Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi washinze Gedori, Heberi washinze Soko, na Yekutiyeli washinze Zanowa. Abahungu ba muka Hodiya, mushiki wa Nahamu, ni Umugarumi washinze Keyila, n’Umumahaka washinze Eshitemowa. Bene Shimoni ni Amunoni, Rina, Benihanani na Tiloni. Bene Yisheyi ni Zoheti na Benizoheti. Bene Shela, umuhungu wa Yuda, ni Eri washinze Leka, Layeda washinze Maresha, imiryango yose y’ababohera imyenda ya hariri i Betashebaya, Yokimu, abantu b’i Kozeba, Yowashi, na Sarafi, bategekaga i Mowabu bakagaruka i Betelehemu — ni ibintu bya kera —; bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Sedera; bari bahaturanye n’umwami bamukorera. Bene Simewoni ni Nemweli, Yamini, Yaribi, Zera, Shawuli. Abakomoka kuri Shawuli ni Shalumi, Mibusamu, Mishuma. Bene Mishuma ni Hamweli, Zakuri na Shimeyi. Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu; ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi, imiryango yabo yose ntiyari myinshi nk’iy’Abayuda. Bari batuye i Berisheba, Molada, Hasari‐Shuwali, Biloha, Esemu, Toladi, Betuweli, Horima, Sikilage, Betimarukaboti, Hasari‐Susimu, Betibireyi, Sharayimu. Ni yo yari imigi yabo kugeza ku ngoma ya Dawudi, naho insisiro zabo zari Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani: zari eshanu, kandi izo nsisiro zabo zose zari zikikije iyo migi kugeza i Balata. Ni zo zari inturo zabo kandi ni ryo rondora ry’ibisekuruza byabo bwite. Meshobabu, Yamuleki, Yosha mwene Amasiya, Yoweli, Yehu mwene Yoshibiya, Seraya mwene Asiyeli, Eliyonayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya, Ziza mwene Shifeyi, mwene Aloni, mwene Yedaya, mwene Shimiri, mwene Shemaya: abo bamaze kurondorwa bari abatware b’imiryango yabo kandi imiryango yabo yariyongereye cyane. Barimutse bava i Gerari bagera mu burasirazuba bw’ikibaya bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo; babona ubwatsi butoshye kandi bwiza n’igihugu cyari kigari, gifite ituze n’amahoro, kuko abari bahatuye kera bakomokaga kuri Kamu. Abo bantu bamaze kuvugwa, baraje mu gihe cya Hezekiya, umwami wa Yuda, nuko basenya amahema n’ubuhungiro bw’abo bari bahasanze, babakoresha ibibujijwe kugera na n’ubu. Babazungura rero mu gihugu cyabo kuko cyarimo ubwatsi bw’amatungo yabo magufi. Bamwe muri bene Simewoni bajya ku musozi wa Seyiri: bari abagabo magana atanu bari bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli, ari bo bene Yisheyi. Bica Abameleki bari bacitse ku icumu, nuko batura aho kugeza uyu munsi. Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura. Naho Yuda we, yaruse abavandimwe be kandi kuri we havutse igikomangoma, nyamara uburenganzira bw’umwana w’imfura bwakomeje kuba ubwa Yozefu. Bene Rubeni, imfura ya Israheli, ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi. Abakomoka kuri Yoweli uko bakurikiranye, ni Shemaya, Gogi, Shimeyi, Mika, Reyaya, Behali, Beyera wanyazwe na Tegalati‐Falazari, umwami w’Ashuru. Yoweli uwo yari igikomangoma muri bene Rubeni. Abavandimwe be, hakurikijwe imiryango yabo uko yanditswe mu irondora ry’ibisekuruza, ni Yeweli wari umutware, Zekariyahu, na Bela mwene Azazi, mwene Shema, mwene Yoweli. Bene Rubeni bari batuye kuva i Aroweri kugera kuri Nebo na Behali‐Mewoni. Iburasirazuba, bari batuye kuva ku ruzi rwa Efurati kugera ku butayu, kuko amatungo yabo yari menshi mu gihugu cya Gilihadi. Mu gihe cya Sawuli barwana n’Abahaguri barabica, maze batura mu mahema yabo ku butaka bwose bw’iburasirazuba bwa Gilihadi. Bene Gadi batura babitegeye mu gihugu cya Bashani kugeza i Salika: umukuru yari Yoweli, uwa kabiri ari Shafamu, hakurikiraho Yenayi na Shafati i Bashani. Abavandimwe babo, hakurikijwe imiryango yabo, bari Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi: bari barindwi. Ngaba bene Abihayili, umuhungu wa Huri, mwene Yarowa, mwene Gilihadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshishayi, mwene Yahudo, mwene Buzi. Ahi mwene Abudiyeli, mwene Guni, yari umutware w’imiryango yabo. Bari batuye muri Gilihadi, muri Bashani no mu nsisiro zaho, mu bwatsi bwose bw’i Sharoni kugera ku mipaka yayo. Bose babaruwe mu gihe cya Yotamu, umwami wa Yuda, no mu gihe cya Yerobowamu, umwami wa Israheli. Bene Rubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari barimo abagabo b’intwari bitwaza ingabo n’inkota, barashisha imiheto kandi bazi iby’intambara — abashoboraga kujya ku rugamba bari abagabo ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu. Barwanyije Abahaguri i Yaturi, i Nafishi, i Nodabu. Baratabawe, maze Abahaguri batabwa mu maboko yabo hamwe n’abo bari kumwe bose, kuko mu gihe barwanaga batakambiye Imana irabumva kubera ko bari bayifitiye icyizere. Bafata amatungo yabo: yari ingamiya ibihumbi mirongo itanu, amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, indogobe ibihumbi bibiri, ndetse n’abantu ibihumbi ijana. Abantu benshi baratsindwa, baricwa, kuko Uhoraho yari yiyoboreye urwo rugamba. Babazungura mu byabo kugeza ubwo bajyanywe bunyago. Abantu b’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bari batuye mu gihugu kiva kuri Bashani kikagera kuri Behali‐Herimoni, Seniri n’umusozi wa Herimoni: bari benshi rwose. Ngaba abatware b’amazu yabo: ni Eferi, Yisheyi, Eliyeli, Azuriyeli, Yirimeya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abagabo b’intwari, bakaba n’ibirangirire, kandi ni bo batwaraga amazu yabo. Nyamara bahemukiye Imana y’abasekuruza babo, bararikira imana z’abanyamahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere yabo. Nuko Imana y’Abayisraheli ibaterereza Pulu, umwami w’Abanyashuru, na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, banyaga Abarubeni, n’Abagadi, n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babajyana i Hala, i Habori, no ku ruzi rwa Gozani, na n’ubu baracyariyo. Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari. Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli. Bene Amuramu ni Aroni, Musa na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari. Eleyazari abyara Pinehasi; Pinehasi abyara Abishuwa; Abishuwa abyara Buki; Buki abyara Uzi; Uzi abyara Zerahiya; Zerahiya abyara Merayoti; Merayoti abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi; Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Ahimasi; Ahimasi abyara Azariya; Azariya abyara Yohanani; Yohanani abyara Azariya. Ni we wabaye umuherezabitambo mu Ngoro Salomoni yubatse i Yeruzalemu. Azariya abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi; Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Shalumi; Shalumi abyara Hilikiya; Hilikiya abyara Azariya; Azariya abyara Seraya; Seraya abyara Yehosadaki; Yehosadaki yagiye igihe Uhoraho abateje Nebukadinetsari, akanajyana bunyago Yuda na Yeruzalemu. Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari. Amazina ya bene Gerishomu ni aya: Libini na Shimeyi. Bene Kenati ni Amuramu, Yisehari, Heburoni na Uziyeli. Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Iyo ni yo miryango ya Levi, hakurikijwe abasekuruza babo. Abakomoka kuri Gerishomu uko bakurikiranye ni Libini, Yahati, Zima, Yowa, Ido, Zera na Yewotarayi. Bene Kehati uko bakurikiranye ni Aminadabu, Kore, Asiri, Elikana, Ebiyasafi, Asiri, Tahati, Uriyeli, Uziya, na Shawuli. Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti. Abakomoka kuri Ahimoti uko bakurikirana ni Elikana, Sofayi, Nahati, Eliyabu, Yerohamu, Elikana, Samweli. Bene Samweli ni Yoweli w’imfura ye, uwa kabiri ni Abiya. Abakomoka kuri Merari uko bakurikiranye ni Mahuli, Libuni, Shimeyi, Uza, Shimeya, Hagwiya, na Asaya. Ngaba abo Dawudi yashinze iby’ indirimbo mu Ngoro y’Uhoraho, Ubushyinguro bukimara kugera mu buruhukiro. Bari bashinzwe kuririmbira imbere y’inzu y’ihema ry’ibonaniro kugeza ubwo Salomoni yubatse Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, bagatunganya umurimo wabo bakurikije itegeko ryabo. Ngaba abatunganyaga uwo murimo kimwe n’abahungu babo. Muri bene Kehati hari Hemani w’umuririmbyi, mwene Yoweli, mwene Samweli, mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa, mwene Sufi, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi, mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya, mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kore, mwene Yisehari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Israheli. Hanyuma hari umuvandimwe we wahagararaga iburyo bwe, ni Asafu mwene Berekiyahu, mwene Shimeya, mwene Mikayeli, mwene Bahaseya, mwene Malikiya, mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya, mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi, mwene Yahati, mwene Gerishomu, mwene Levi. Abavandimwe babo bene Merari bari ku ruhande rw’ibumoso, ni Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki, mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya, mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri, mwene Mahuli, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi. Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho. Aroni n’abahungu be batwikiraga ibitambo ku rutambiro rw’ibitambo bitwika, no ku rutambiro rw’imibavu, bakamenya ikintu cyose cyerekeye icyumba gitagatifu rwose, bagakora imihango yo gusabira imbabazi Abayisraheli, bakurikije ibyategetswe byose na Musa, umugaragu w’Imana. Ngaba abakomoka kuri Aroni uko bakurikiranye: ni Eleyazari, Pinehasi, Abishuwa, Buki, Uzi, Zerahiya, Merayoti, Amariya, Ahitubi, Sadoki na Ahimasi. Dore uko bagiye batura hakurikijwe ingando zabo mu gihugu cyabo. Bene Aroni bo mu nzu y’Abakehati — kuko umugabane wabo wari uwa mbere — bahawe Heburoni mu gihugu cya Yuda n’imirima rusange yaho. Ariko ahakikije umugi n’insisiro zaho babiha Kalebu mwene Yefune. Baha bene Aroni umugi w’ubuhungiro ari wo Heburoni, babaha na Libuna, Yatiri, Eshitemowa, Hilezi, Debiri, Ashani, Betishemeshi n’imirima rusange yaho. Babahaye na Alemeti na Anatoti, bayivanye mu munani wa Benyamini, hamwe n’imirima rusange yaho. Imigi yabo yose hamwe ni cumi n’itatu bahawe hakurikijwe amazu yabo. Hakoreshejwe ubufindo, bene Kehati bandi bahawe umugabane w’imigi cumi ivanywe mu munani w’umuryango wa Efurayimu, uw’umuryango wa Dani n’uw’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babihabwa hakurikijwe amazu yabo. Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo bahawe imigi cumi n’itatu ivanywe mu munani w’umuryango wa Isakari, uw’umuryango wa Asheri, uw’umuryango wa Nefutali n’uw’umuryango wa Manase, i Bashani. Bene Merari, hakurikijwe amazu yabo, bahawe umugabane w’imigi cumi n’ibiri ivanywe mu munani w’umuryango wa Rubeni, uw’umuryango wa Gadi no mu uw’umuryango wa Zabuloni. Iyo migi yose Abayisraheli bayeguriye Abalevi, bayibahana n’imirima rusange yaho. Hari n’indi migi bahaweho umugabane hakoreshejwe ubufindo, ivanywe mu munani w’umuryango wa Yuda, mu uw’umuryango wa Simewoni no mu uw’umuryango w’Ababenyamini, maze bayitirira amazina yabo. Andi mazu ya bene Kehati ahabwa imigi yabo hagati mu muryango wa Efurayimu. Umugi w’ubuhungiro bahawe ni Sikemu, n’imirima rusange yaho, mu misozi ya Efurayimu; bahabwa na Gezeri, Yokimeyamu, Betihoroni, Ayaloni, Gati‐Rimoni, hamwe n’imirima rusange yaho. Naho mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahawe Aneri na Bileyamu hamwe n’imirima rusange yaho. Ibyo byose byari iby’inzu za bene Kehati bandi. Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bahawe Golani muri Bashani, na Ashitaroti. Mu muryango wa Isakari bahabwa Kedeshi, Daberati, Ramoti na Anemu. Mu muryango wa Asheri, bahawe Mashali, Abudoni, Hukoki na Rehobu. Naho mu muryango wa Nefutali bahabwa Kedeshi muri Galileya, Hamoni na Kiryatayimu. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yaho. Bene Merari bandi, mu muryango wa Zabuloni, bahawe Rimoni na Taboru. Hakurya ya Yorudani mu burasirazuba bwayo hafi ya Yeriko, mu muryango wa Rubeni, bahabwa Beseri mu butayu, Yahisa, Kedemoti na Mefata. Naho mu muryango wa Gadi, bahawe Ramoti y’i Gilihadi, Mahanayimu, Heshiboni na Yezeri. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yayo. Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yashubu na Shimuroni: ni bane. Bene Tola ni Uzi, Refaya, Yeriyeli, Yahumayi, Yibusamu na Shemweli, ni bo bari abatware b’imiryango ya Tola; mu gihe cya Dawudi ababakomokagaho bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu. Mwene Uzi ni Yizirahiya. Bene Yizirahiya ni Mikayeli, Obadiya, Yoweli, Yishiya, bose hamwe ni batanu. Ni bo bategekaga abantu ibihumbi mirongo itatu na bitandatu b’intwari bagabanijwe hakurikijwe amazu yabo, kuko harimo abagore n’abana benshi. Abavandimwe babo, bo mu mazu yose ya Isakari, bari abagabo b’intwari ibihumbi mirongo inani na birindwi, hakurikijwe ibarurwa ryabo. Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Yediyayeli: ni batatu. Bene Bela ni Esiboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri, ni batanu. Bari abatware b’amazu n’abagabo b’intwari; mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bane. Bene Bekeri ni Zemira, Yowashi, Eliyezeri, Eliyowenayi, Omari, Yeremoti, Abiya, Anatoti na Alemeti; abo bose ni bo bene Bekeri. Mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana abiri. Mwene Yediyayeli ni Biluhani. Bene Biluhani ni Yewushi, Benyamini, Ehudi, Kenahana, Zetani, Tarishishi na Ahishahari. Abo bose ni bo bene Yadiyayeli, abatware b’amazu, bategekaga abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri b’intwari, mu bakereye urugamba. Shupimu na Hupimu bari bene Iri, naho Hushimu yari mwene Aheri. Bene Nefutali ni Yahasiyeli, Guni, Yeseri na Shalumi. Bari bene Biliha. Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n’Umwaramukazi w’inshoreke ye; ibyara na Makiri se wa Gilihadi. Abahungu be Hupimu na Shupimu, Makiri abashakira abagore. Mushiki we yitwaga Mahaka. Undi mwana we ni Selofehadi kandi Selofehadi yabyaye abakobwa gusa. Mahaka, umugore wa Makiri, yabyaye umuhungu amwita Pereshi; umuvandimwe we yitwaga Shereshi, wabyaye Ulamu na Rekemu. Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bene Gilihadi, umuhungu wa Makiri mwene Manase. Mushiki we Moleketa abyara Ishehodi, Abiyezeri na Mahula. Bene Shemida ni Ahiyani, Shekemu, Likihi na Ayiyamu. Abakomoka kuri Efurayimu uko bakurikiranye ni Shutela, Beredi, Tahati, Elada, Tahati, Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo. Se Efurayimu abaririra iminsi myinshi maze abavandimwe be baza kumuhoza. Asanga umugore we; umugore arasama kandi abyara umwana w’umuhungu yise Beriya kuko yari yasigaye iwe mu byago bye. Umukobwa we yitwaga Shera wubatse Betihoroni y’epfo n’iya ruguru, na Uzeni‐Shera. Abakomoka kuri Beriya, uko bakurikiranye ni Refa, Reshefu, Tela, Tahani, Ladani, Amihudi, Elishama, na Nuni, se wa Yozuwe. Umunani bene Efurayimu bahawe ni Beteli n’insisiro zayo, iburasirazuba ni Naharani, iburengerazuba ni Gezeri n’insisiro zayo, Sikemu n’insisiro zayo kugera i Aya n’insisiro zayo. Bene Manase bari bafite na Betisheyani, Tanaki, Megido, na Dori hamwe n’insisiro zaho. Iyo migi ni yo bene Yozefu, mwene Israheli, bari batuyemo. Abakomoka kuri Asheri ni Yimuna, Yishwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli wabyaye Birizayiti. Heberi abyara Yafuleti, Shomeri, Hotamu na Shuwa mushiki wabo. Bene Yafuleti ni Pasaki, Bimuhali na Ashuwati. Abo ni bo bene Yafuleti. Bene Shomeri, umuvandimwe we, ni Ruhuga, Huba na Aramu. Bene Helemu, umuvandimwe we, ni Sofa, Yimuna, Sheleshi na Amali. Bene Sofa ni Suwa, Harineferi, Shuwali, Beri, Yimura, Beseri, Hodi, Shama, Shilusha, Yitirani na Bera. Bene Yitirani ni Yefune, Pisipa na Ara. Bene Ula ni Ara, Hanyeli na Risiya. Abo bose ni bene Asheri, bari abakuru b’amazu, bakaba abanyembaraga n’abagabo b’intwari; bamaze kubarura abo mu mazu yabo, basanze abajya ku rugamba ari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu. Benyamini abyara Bela w’imfura ye, Ashubeli ni uwa kabiri, Ahura ni uwa gatatu, Noha ni uwa kane na Rafa ni uwa gatanu. Bela abyara abahungu ari bo: Adari, Gera se wa Ehudi, Abishuwa, Nahamani, Ahowa, Gera, Shefutani na Huramu. Aba ni bo bene Ehudi, ni bo babaye abatware b’amazu y’abaturage b’i Geba, kandi babahungishiriza i Manahati: ni Nahamani, Ahiya na Gera (ni we wabahungishije) kandi abyara Uza na Ahihudi. Sharayimu yirukanye abagore be babiri Hushima na Bahara, ari mu mirambi ya Mowabu. Ku mugore we wundi Hodesha, abyara Yobabu, Sibiya, Mesha na Malikomu, Yawusi, Sakiya na Marima. Abo ni bo bahungu be, abatware b’amazu. Kuri Hushimu yari yarabyaye Abitubu na Elipali. Bene Elipali ni Eberi, Misheyamu na Shemedi. Ni we wubatse Ono na Lodi n’insisiro zaho. Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango y’abatuye i Ayaloni. Ni bo birukanye abaturage b’i Gati barahunga. Abavandimwe babo bitwaga Shashaki na Yeremoti. Zebadiya, Aradi, Ederi, Mikayeli, Yishupa na Yoha bari bene Beriya. Zebadiya, Meshulamu, Hiziki, Heberi, Yishumerayi, Yiziliya na Yobabu bari bene Elipali. Yakimu, Zikuri, Zabudi, Eliyonayi, Siletayi, Eliyeli, Adaya, Beraya, na Shimurati bari bene Shimeyi. Yishupani, Eberi, Eliyeli, Abudoni, Zikuri, Hanani, Hananiya, Elamu, Antotiya, Yifudeya na Penuweli bari bene Shashaki. Shamusherayi, Shehariya, Ataliya, Yareshiya, Eliya, na Zikuri, bari bene Yerohamu. Abo bose bari abatware b’amazu yabo, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu. I Gibewoni hari hatuye uwashinze Gibewoni, ari we Yeyeli; umugore we akitwa Mahaka. Yabyaye umuhungu we w’imfura Abudoni, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu, Gedori, Ahiyo, Zekeri na Mikiloti. Mikiloti uwo abyara Shimeya. Abo na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu. Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali. Umuhungu wa Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika. Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tareya na Ahazi. Ahazi abyara Yehoyada. Yehoyada abyara Alemeti, Azimaweti na Zimiri. Zimiri abyara Mosa. Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli. Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose ni bo bene Aseli. Bene Esheki, umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu w’imfura ye, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. Bene Ulamu bari abagabo b’intwari ku rugamba bazi kurasanisha imiheto. Bari bafite abana benshi n’abuzukuru; bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari bene Benyamini. Abayisraheli bose barabaruwe kandi bandikwa mu gitabo cy’abami ba Israheli. Abayuda bajyanywe bunyago i Babiloni kubera gucumura kwabo. Bamaze kwemererwa gutaha mu migi yabo no gusubira mu masambu yabo, mu Bayisraheli, abatashye mbere ni abaherezabitambo, abalevi n’abahereza bo mu Ngoro. I Yeruzalemu hari hatuye bamwe mu Bayuda, mu Babenyamini, mu Befurayimu no mu Bamanase. Mu Bayuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omari, mwene Imiri, mwene Bani umwe mu bahungu ba Peresi w’Umuyuda. Mu Bashelani ni Asaya w’imfura n’abana be. Muri bene Zera ni Yehuweli. Hamwe n’abavandimwe babo, ni magana atandatu na mirongo urwenda. Mu Babenyamini ni Salu, mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa; Yibuneya mwene Yerohamu; Ela mwene Uzi, mwene Mikiri; Meshulamu mwene Shefatya, mwene Rehuweli, mwene Yibuniya. Hamwe n’abavandimwe babo uko ibisekuru byari biri ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bantu bose bari abakuru b’amazu mu miryango yabo. Mu baherezabitambo ni Yedaya, Yehoyaribu, Yakini, Azariya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w’Ingoro y’Imana; Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuru, mwene Malikiya; na Masayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri, hamwe n’abavandimwe babo, abakuru b’amazu, ni igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b’intwari bakora umurimo wo mu Ngoro y’Imana. Mu balevi, ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari; hari kandi Bakubakari, Hereshi, Galali na Matanya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu; Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni; na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari utuye mu nsisiro z’Abanetofati. Abanyanzugi ni Shalumi, Akubu, Talimoni na Ahimani. Shalumi yari umutware wabo, kandi kugeza uyu munsi ni we ucyemererwa gufata igihe ku rugi rw’umwami iburasirazuba. Ni bo bari abanyanzugi mu ngando za bene Levi. Shalumi mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kore n’abavandimwe be bo mu nzu y’Abakore, bari bashinzwe umurimo wo kurinda umuryango w’Ihema, mbese nk’uko ba sekuruza babo barindaga irembo ry’ingando y’Uhoraho. Kera bategekwaga na Pinehasi mwene Eleyazari; Uhoraho nabane na we! Zekariya mwene Meshelemiya yari umunyarugi w’irembo ry’Ihema ry’ibonaniro. Abari baratorewe kuba abanyanzugi bari bageze kuri magana abiri, nk’uko bari barabaruriwe mu nsisiro zabo. Ni Dawudi na Samweli Umushishozi babashyize kuri uwo murimo, kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bo n’abahungu babo bari bashinzwe kurinda inzugi z’Inzu y’Uhoraho, ari zo z’Ihema ry’ibonaniro. Abanyanzugi babaga ku nguni enye zayo, iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Rimwe na rimwe abavandimwe babo bari mu nsisiro zabo bagombaga kuhabasanga bakamarana iminsi irindwi, ariko abanyanzugi bane b’abatware bo barahahoraga. Abalevi bamwe bari bashinzwe ibyumba n’umutungo by’Inzu y’Imana. Bararaga bakikije Inzu y’Imana kuko bagombaga kuyirinda, kandi bakayikingura buri gitondo. Abandi bari bashinzwe ibintu bikoreshwa mu mihango yo gusenga, bakajya babibara buri gihe babyinjije cyangwa babisohoye. Abandi bari bashinzwe inzabya, cyane cyane inzabya ntagatifu zabikwagamo ifu igogoye, divayi, amavuta, imibavu n’ibindi bihumura. Ariko abahungu b’abaherezabitambo ni bo bavangaga ibihumura. Matitiya wo mu balevi, wari imfura ya Shalumi mwene Kore, yari ashinzwe gutekesha imigati. Mu bavandimwe babo b’Abakehati, bamwe bari bashinzwe gutegura imigati y’umumuriko ya buri Sabato. Abaririmbyi, abatware b’amazu y’abalevi, bacumbikirwaga mu byumba kandi ntibagire undi murimo bakora, kuko umurimo wabo bawutunganyaga umunsi n’ijoro. Abo ni bo batware b’amazu y’abalevi, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu. I Gibewoni hari hatuye uwitwa Yeweli, ari na we washinze Gibewoni, umugore we akitwa Mahaka. Yari ahaturanye na Abudoni imfura ye, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu, Gedori, Ahiyo, Zekariya na Mikuloti. Mikuloti abyara Shimeyamu. Na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu. Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali. Mwene Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika. Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tahureya. Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti, Azimaveti na Zimiri, Zimiri abyara Mosa, Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli. Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azurikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo ni bene Aseli. Abafilisiti batera Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa. Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli. Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, maze baramukomeretsa. Nuko Sawuli abwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunkiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho. Uwari umutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi. Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi. Abandi Bayisraheli bari mu kibaya, ngo babone bene wabo bahunze, banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga; nuko Abafilisiti baraza bayituramo. Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be irambaraye ku musozi wa Gilibowa. Umurambo wa Sawuli barawucuza, batwara umutwe we n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu masengero yabo no muri rubanda. Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rwabo, naho igihanga cye bakimanika mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni. Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli. Ab’intwari bose muri bo baragenda, batwara umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be, bayizana i Yabeshi. Amagufa yabo bayahamba mu nsi y’umunyinya w’i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi. Sawuli yapfuye atyo kubera ko yahemukiye Uhoraho, ntiyumvire ijambo rye, kandi no kubera ko yagiye guhanuza ku mushitsikazi, aho guhanuza Uhoraho. Nuko Uhoraho aramwicisha, maze ubwami abugabira Dawudi mwene Yese. Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Ikindi kandi, Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’» Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli. Dawudi n’Abayisraheli bose bajya gutera Yeruzalemu, ari yo Yebuzi, no kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Abaturage b’i Yebuzi babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano!» Ariko Dawudi yigarurira ikigo cya Siyoni, ari na cyo cyabaye umurwa wa Dawudi. Koko rero Dawudi yari yavuze ati «Utanga abandi kwica Umuyebuzi azaba umutware n’igikomangoma.» Nuko Yowabu mwene Seruya ababanziriza imbere, aba ari we uba umutware. Dawudi atura muri icyo kigo, bituma bacyita Umurwa wa Dawudi. Hanyuma yubaka umugi n’ahakikije i Milo, mu mpande zose, naho Yowabu asana ahari hasigaye. Dawudi agenda arushaho gukomera, kandi Uhoraho Nyir’ububasha yari kumwe na we. Ngaba abatware b’intwari za Dawudi; ni bo bamuteye inkunga mu gihe cyose yari ku ngoma, kandi ni na bo bamwimitse, bafatanyije na Israheli yose, nk’uko Uhoraho yari yarabivugiye kuri Israheli. Ngiri irondora ry’intwari za Dawudi: Yashobeyamu mwene Hakumoni, umutware w’abitwa Abatatu b’imena. Ni we wabanguriye icumu rye ku bantu magana atatu abicira icyarimwe. Umukurikira ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi wari mu Batatu b’imena. Ni we wari hamwe na Dawudi i Pasidamimu igihe Abafilisiti bari bahakoraniye kugira ngo barwane. Aho hari umurima wa za bushoki nyinshi, nuko abantu bahunga Abafilisiti. Eleyazari uwo ahagarara hagati mu murima, arawurinda, maze atsinsura Abafilisiti. Bityo Uhoraho atsindira Israheli bikomeye. Batatu bo muri Ba Mirongo Itatu b’imena baramanuka basanga Dawudi ku rutare ruri hafi y’ubuvumo bwa Adulamu, mu gihe Abafilisiti bari baciye ingando mu kibaya cy’Abarefayimu. Ubwo Dawudi yari mu buhungiro, naho igico cy’Abafilisiti kiri i Betelehemu. Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzampa ku mazi yo mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, nkayanywa?» Ba batatu banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, barayajyana, bayashyikiriza Dawudi. We ariko yanga kuyanywa ahubwo ayaturaho Uhoraho ituro riseswa. Aravuga ati «Imana yanjye irandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bagira ngo bayanzanire!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari, uko ari batatu. Abishayi murumuna wa Yowabu, ni we wategekaga Ba Mirongo Itatu b’imena. Ni we kandi wakaraze icumu rye, rihinguranya abantu magana atatu, bituma aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena. Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ndetse aba umutware wabo, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere. Benaya mwene Yehoyada, umwana w’umugabo w’intwari ukomoka i Kabuseli, yagaragaje ubutwari bwe kenshi. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli w’i Mowabu, ni na we wamanutse yicira intare ku iriba, ku munsi w’urubura. Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite uburebure bw’imikono itanu. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu ringana n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda. Amanuka amusanga yitwaje inkoni, ashikuza icumu Umunyamisiri, amwicisha icumu rye bwite! Ngibyo ibyo Benayahu mwene Yehoyada yakoze; yamamaye muri Ba Mirongo Itatu b’imena; yagize icyubahiro kurusha izo Ntwari mirongo itatu, ariko ntiyahwanye n’Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umurinzi we. Dore n’abandi babaye intwari zikomeye: ni Asaheli umuvandimwe wa Yowabu, Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu, Shamoti w’i Harodi, Helesi w’i Paloni, Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri w’i Anatoti, Sibekayi w’i Husha, Ilayi w’i Ahoha, Mahurayi w’i Netofa, Heledi mwene Bahana w’i Netofa, Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, Benaya w’i Pireyatoni, Hurayi wo ku tugezi tw’i Gashi, Abiyeli w’i Aruba, Azumaweti w’i Bahurimu, Eliyahuba w’i Shaluboni, Hashemu w’i Gizoni, Yonatani mwene Shage w’i Harani, Ahiya mwene Sakari w’i Harari, Elifali mwene Uri, Heferi w’i Mekerati, Ahiya w’i Peloni, Hesiro w’i Karumeli, Narayi mwene Ezubayi, Yoweli umuvandimwe wa Natani, Mibuhari mwene Haguri, Seleki w’Umuhamoni, Nahurayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri, Uriya w’Umuhiti, Zabadi mwene Ahulayi, Adina mwene Shiza w’Umurubeni, umutware w’Abarubeni wagendanaga n’abantu mirongo itatu, Hanani mwene Mayaka na Yoshafati w’i Mituni, Uziya w’i Ashitaroti, Shama na Yeweli bene Yotamu w’i Aroweri, Yediyaweli mwene Shimuri na Yoha, umuvandimwe we w’i Tisi, Eliyeli w’i Mahawi, Yeribayi na Yoshaweya bene Elinahamu, Yituma w’Umumowabu, Eliyeli, Obedi na Yasiyeli b’i Soba. Ngaba abasanze Dawudi i Sikilagi igihe yari agikomeje kuba kure ya Sawuli mwene Kishi. Bari intwari zarwanaga aho rukomeye. Bari bitwaje imiheto, bagakoresha ikiganza cy’iburyo n’icy’ibumoso kugira ngo batere amabuye no kugira ngo barase imyambi. Mu bavandimwe ba Sawuli w’Umubenyamini hari: Ahiyezeri wari umutware wabo; Yowashi mwene Shema w’i Gibeya; Yeziyeli na Peleti bene Azumaweti; Beraka na Yehu b’i Anatoti; Yishumaya w’i Gibewoni, wari umwe muri za Ntwari mirongo itatu z’imena kandi akaba umutware wazo; Yirimeya, Yahaziyeli, Yohanani na Yozabadi w’i Gedera; Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariyahu na Shefatiyahu w’i Harifu; Elikana, Yishiyahu, Azareli, Yohezeri na Yashobeyamu b’i Koriha; Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori. Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi. Ezeri yari umutware wabo, Obadiya amukurikira, Eliyabu ari uwa gatatu, Mishumana uwa kane, Yirimeya uwa gatanu, Atayi uwa gatandatu, Eliyeli uwa karindwi, Yohanani uwa munani, Elizabadi uwa cyenda, Yirimeyahu uwa cumi, Makubanayi uwa cumi n’umwe. Muri bene Gadi, abo bari abagaba b’ingabo, umuto muri bo yategekaga abasirikare ijana, umukuru muri bo agategeka igihumbi. Ni bo bambutse Yorudani mu kwezi kwa mbere, igihe yari yuzuye yarenze inkombe zayo, kandi birukana abari mu bibaya bose, iburasirazuba n’iburengerazuba. Bamwe mu Babenyamini n’Abayuda baza basanga Dawudi aho yari mu buhungiro. Asohoka abasanganira, nuko arababwira ati «Niba muzanywe n’amahoro mukaba muje kuntabara, ndabakirana umutima wanjye wose; ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye, kandi nta bugome nigeze, Imana y’abasokuruza bacu ibirebe kandi ibacire urubanza!» Umwuka uza kuri Amasayi, umutware wa Ba Mirongo Itatu b’imena, ati «Turi abawe, Dawudi, turi kumwe nawe, mwene Yese! Amahoro! Gira amahoro! N’abaje kugutabara, na bo bagire amahoro, kuko Imana yawe igutabaye!» Dawudi arabakira, abashyira mu batware b’ingabo. Abantu bamwe bo kwa Manase na bo bifatanya na Dawudi igihe yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli, ariko ntiyemererwe gutabara Abafilisiti, kuko ibikomangoma byabo byagiye inama byirukana Dawudi, bivuga biti «Namara kutugambanira azifatanya na shebuja Sawuli maze badutsembe!» Igihe Dawudi yajyaga i Sikilagi, abantu bamwe bo kwa Manase bifatanije na we: abo ni Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bari abatware b’amazu mu Bamanase. Ni bo batabaye Dawudi n’ingabo ze, kuko bose bari abagabo b’intwari kandi baba abatware mu ngabo. Koko rero buri munsi abantu basangaga Dawudi bajya kumutabara, ku buryo ingando ye yiyongereye ikaba nini nk’ingando y’Imana. Ngiyi imibare y’imitwe y’abantu bitwaje intwaro z’intambara basanze Dawudi i Heburoni kugira ngo bamwimike abe umwami mu kigwi cya Sawuli, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse: Muri bene Yuda: abagabo ibihumbi bitandatu na magana inani bafite ingabo n’amacumu kandi bakereye urugamba. Muri bene Simewoni: abagabo b’intwari mu ntambara ibihumbi birindwi n’ijana. Muri bene Levi: abagabo ibihumbi bine na magana atandatu; wongeyeho Yehoyada, umutware w’abo mu nzu ya Aroni, wajyanye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi, ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri. Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye. Muri bene Efurayimu: abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, abagabo bari ibyamamare mu mazu yabo. Abo mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi cumi n’umunani; bari bahamagawe mu mazina yabo, bategekwa kujya kwimika Dawudi ngo abe umwami. Muri bene Isakari, abagabo bazi icyo Israheli igomba gukora n’igihe cyo kugikora: abatware magana abiri n’abavandimwe babo bose bayoboraga. Muri bene Zabuloni: abagabo ibihumbi mirongo itanu bakereye urugamba, bitwaje intwaro zabo zose kandi biyemeje kurwana bashyizeho umwete nta kwizigama. Muri bene Nefutali: abatware igihumbi, hamwe n’abagabo ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n’amacumu. Muri bene Dani: abagabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu bakereye urugamba. Muri bene Asheri: abagabo ibihumbi mirongo ine bakereye urugamba. Mu bo hakurya ya Yorudani, ari bo bene Rubeni, bene Gadi n’ab’ikindi gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri bitwaje intwaro z’amoko yose z’intambara. Izo ngabo zose, ziteguye kujya ku rugamba, zagiye i Heburoni zifite umutima utaryarya, kugira ngo zimike Dawudi, abe umwami wa Israheli yose. N’abandi Bayisraheli bose basigaye, bari bahuje umutima na bo ngo begurire Dawudi ubwami. Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose. Abantu bo mu turere tuhegereye, kugera kuri Isakari, Zabuloni na Nefutali, na bo bazana ibiribwa ku ndogobe, ingamiya, inyumbu n’ibimasa: bazana amafu, imitsima y’imbuto z’imitini, imizabibu yumye, divayi, amavuta, amatungo maremare n’amagufi menshi, kuko hari ibyishimo muri Israheli. Dawudi ajya inama n’abatware bategeka ibihumbi n’abategeka amagana, hamwe n’abanyacyubahiro bose. Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe. Hanyuma twiyegereze Ubushyinguro bw’Imana yacu, kuko tutabwitayeho mu gihe cya Sawuli.» Ikoraniro ryose ryemera ko biba bityo, kuko uwo mugambi wari ubashimishije bose. Dawudi akoranya imbaga yose, kuva ku mugezi wa Misiri kugeza i Lebo‐Hamati, kugira ngo bavane Ubushyinguro bw’Imana i Kiriyati‐Yeyarimu. Dawudi azamukana n’Abayisraheli bose i Bahala, bajya i Kiriyati‐Yeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho utetse ku Bakerubimu, aho izina rye ryambarizwa. Nuko bashyira Ubushyinguro ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu. Uza na Ahiyo bayobora igare. Dawudi n’Abayisraheli bose babyinanaga imbaraga zabo zose imbere y’Imana baherekejwe n’indirimbo, imiduri, inanga, ingoma, ibinyuguri n’amakondera. Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire Ubushyinguro, kuko ibimasa byari bigiye kubutura hasi. Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana. Dawudi ababazwa n’uko Uhoraho abaciyemo icyuho, yica Uza. Nuko aho hantu bahita Peresi‐Uza, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza’, kugeza na n’ubu. Dawudi atinya Imana uwo munsi, nuko aravuga ati «Nzageza nte iwanjye Ubushyinguro bw’Imana?» Nuko Dawudi ntiyacyura Ubushyinguro iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abujyana mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti. Ubushyinguro bumara amezi atatu kwa Obededomu mu rugo rwe, kandi Uhoraho aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose. Bukeye Hiramu, umwami wa Tiri, yohereza intumwa kwa Dawudi, hamwe n’ibiti by’amasederi, ababaji b’amabuye n’abubatsi kugira ngo bamwubakire inzu. Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami w’Abayisraheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe agiriye Israheli, umuryango we. Dawudi ashakira abandi bagore i Yeruzalemu, arongera abyara abahungu n’abakobwa. Ngaya amazina y’abana be bavukiye i Yeruzalemu: ni Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni, Yibuhari, Elishuwa, Elipaleti, Noga, Nefegi, Yafiya, Elishama, Behaliyada na Elifeleti. Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta kugira ngo abe umwami w’Abayisraheli bose. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya gushakashaka Dawudi. Dawudi na we arabimenya, aza kubasanganira. Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.» Nuko bazamuka i Behali‐Perasimu, Dawudi abatsinda aho. Dawudi aravuga ati «Imana yacishije ikiganza cyanjye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’igiciwe n’amazi ahombotse.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’ Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho; Dawudi ategeka ko bayatwika. Abafilisiti bongera kudendeza mu kibaya. Dawudi yongera kubaza Imana, maze Imana iramubwira iti «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba. Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Imana iraba iri bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.» Dawudi abigenza uko Imana yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza i Gezeri. Dawudi aramamara mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma atinywa n’amahanga yose. Dawudi yiyubakira amazu mu Murwa wa Dawudi; agena ahantu h’Ubushyinguro bw’Imana kandi abushingira Ihema. Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.» Dawudi akoranyiriza Abayisraheli bose i Yeruzalemu kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho babujyane ahantu yabuteganyirije. Akoranya na bene Aroni n’abalevi: muri bene Kehati hari Uriyeli w’umutware n’abavandimwe be ijana na makumyabiri; muri bene Merari hari Asaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri na makumyabiri; muri bene Gerishomu hari Yoweli w’umutware n’abavandimwe be ijana na mirongo itatu; muri bene Elisafani hari Shemaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri; muri bene Heburoni hari Eliyeli w’umutware n’abavandimwe be mirongo inani; muri bene Uziyeli hari Aminadabu w’umutware n’abavandimwe be ijana na cumi na babiri. Dawudi atumiza abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari, hamwe n’abalevi Uriyeli, Asaya, Yoweli, Shemaya, Eliyeli na Aminadabu. Maze arababwira ati «Muri abatware b’amazu y’abalevi; nimwitagatifuze mwebwe n’abavandimwe banyu, maze muzamure Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli, mubujyane ahantu nabuteganyirije. Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.» Nuko Abaherezabitambo n’abalevi bitagatifuriza kuzamura Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli. Abalevi baheka Ubushyinguro bw’Imana bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, nk’uko Musa yabitegetse akurikije ijambo ry’Uhoraho. Maze Dawudi abwira abatware b’abalevi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu mwanya wabo, bitwaje ibikoresho byabo, ari byo inanga, imiduri n’ibyuma birangira, kugira ngo babivuze cyane maze amajwi yabyo arangurure yuzuye ibyishimo. Nuko abalevi bahashyira Hemani mwene Yoweli, no mu bavandimwe be Asafu mwene Berekiyahu; muri bene Merari abavandimwe babo bahashyira Etani mwene Kushayahu; hamwe na bo bahashyira na bene wabo, ari bo Zekariyahu mwene Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benayahu, Maseyahu, Matitiyahu, Elifilehu na Mikineyahu, Obededomu na Yeweli; abo bose bari abanyanzugi. Mu baririmbyi, Hemani, Asafu na Etani bari bafite ibyuma birangira byo kurangurura amajwi; Sekariya, Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Yehiyeli, Maseyahu na Benayahu bari bafite inanga nini, naho Matitiyahu, Elifilehu, Mikineyahu, Obededomu, Yeweli na Azaziyahu bakagira inanga ntoya, kugira ngo bayobore indirimbo. Kenaniyahu we yategekaga abalevi bari bashinzwe guheka Ubushyinguro, kuko yari abishoboye. Berekiya na Elikana bari abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro. Abaherezabitambo Shebaniyahu, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariyahu, Benayahu na Eliyezeri bavuzaga amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana. Naho Obededomu na Yahiya na bo bakaba abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro. Nuko Dawudi, n’abakuru b’Abayisraheli, n’abatware bategekaga ibihumbi, bagenda bishimye bazamuye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho babuvanye mu rugo rwa Obededomu. Imana yari kumwe n’abalevi bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, nuko batura ibitambo by’amapfizi arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi. Dawudi yari yambaye igishura cy’ihariri, kimwe n’abalevi bose bari bahetse Ubushyinguro, n’abaririmbyi, na Kenaniya wayoboraga abahetsi b’Ubushyinguro. Dawudi yari akenyeye agatambaro kaboshye muri hariri. Nuko Abayisraheli bose bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bakoma mu mashyi, kandi bavuza amahembe, amakondera n’ibyuma birangira, kandi bacuranga inanga zirangira. Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima. Binjiza Ubushyinguro bw’Imana maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye, hanyuma batura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro imbere y’Imana. Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha rubanda mu izina ry’Uhoraho. Hanyuma agaburira Abayisraheli bose, abagabo n’abagore; buri wese amuha akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’umuzabibu. Dawudi ashyiraho bamwe mu balevi imbere y’Ubushyinguro kugira ngo bajye bibutsa ibigwi by’Uhoraho, Imana ya Israheli, bamusingize banamurate. Abo ni aba: Asafu w’umutware, Zekariya, umufasha we; hagakurikiraho Uziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matatiya, Eliyabu, Benayahu, Obededomu na Yehiyeli. Bari bafite inanga ntoya n’inini, naho Asafu yacurangaga ibyuma birangira. Abaherezabitambo Benayahu na Yahaziyeli ntibahwemaga kuvugiriza amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana. Ni uwo munsi Dawudi yategetse bwa mbere Asafu n’abavandimwe be gusingiza Uhoraho, muri aya magambo: Nimusingize Uhoraho, mwamamaze izina rye, mumenyeshe amahanga ibigwi bye! Nimumuririmbire, mumukinire; mwongere muvuge ibitangaza bye byose! Mwishimire izina rye ritagatifu, kandi umutima w’abashakashaka Uhoraho unezerwe! Nimushakashake Uhoraho Nyir’ububasha, mushake uruhanga rwe ubudahwema! Mwiyibutse ibintu by’agatangaza yakoze, ibitangaza bye n’amateka amuva mu kanwa, mwebwe, bwoko bwa Israheli umugaragu we, mwebwe, bene Yakobo intore ze! Ni we Uhoraho Imana yacu, utegeka isi yose! Nimwiyibutse iteka isezerano rye, itegeko yatanze mu bisekuruza igihumbi, isezerano yagiranye na Abrahamu, rigakomezwa n’indahiro ya Izaki, akarigira ihame kuri Yakobo, isezerano rihoraho ku Bayisraheli, igihe avuze ati «Nguhaye ubutaka bwa Kanahani; ni wo munani ugabanye!» Icyo gihe bashoboraga kubarwa, bari icigata ry’abantu binjiye mu gihugu, bazereraga mu bihugu no mu mahanga, bakava hamwe bajya ahandi, ariko Uhoraho ntiyaretse hagira umuntu ubarenganya, ahana abami kubera bo, ati «Ntimugakore ku ntore zanjye, abahanuzi banjye ntimukabagirire nabi!» Isi yose, nimuririmbire Uhoraho! Mwamamaze ugukiza kwe uko bukeye, mumenyeshe abanyamahanga icyubahiro cye, mwogeze ibitangaza bye mu mahanga yose! Kuko Uhoraho akomeye kandi akwiye gusingizwa, akaba ateye ubwoba kandi akaruta imana zose. Imana zose z’abanyamahanga ni ubusa, Uhoraho ni we waremye ijuru! Icyubahiro n’igitinyiro biri mu ruhanga rwe; imbaraga n’ubutungane bikaba iwe. Miryango y’amahanga, nimuhe Uhoraho, nimumuhe icyubahiro n’imbaraga, izina rye murihe icyubahiro. Muzane amaturo yanyu, muze imbere ye; mwunamire Uhoraho, mu Ngoro ye ntagatifu! Namwe, isi yose nimuhinde umushyitsi imbere ye! Koko yaremye isi, nta cyayinyeganyeza. Ijuru nirinezerwe, isi yishime, mu mahanga nibavuge bati «Uhoraho ni Umwami!» Inyanja n’ibiyirimo byose nibyorome, iby’imusozi byose nibyishime; ibiti byose by’amashyamba nibisabagizwe n’umunezero, imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi! Nimuhimbaze Uhoraho kuko ari umugwaneza, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka ryose! Nimugire muti «Dukize, Mana y’umukiro wacu, dukoranye udukure hagati y’amahanga, kugira ngo duhimbaze izina ryawe ritagatifu, twishimire kugusingiza.» Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, iteka ryose ubuziraherezo! Nuko abantu bose baravuga bati «Amen! Alleluya!» Dawudi asiga aho, imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Asafu n’abavandimwe be bagombaga guhora bakorera imbere y’Ubushyinguro nk’uko byari itegeko rya buri munsi; ahasiga na Obededomu hamwe n’abavandimwe be mirongo itandatu n’umunani. Obededomu mwene Yedutuni na Hosa ni bo bari abanyanzugi. Dawudi asiga umuherezabitambo Sadoki hamwe n’abandi bavandimwe be b’abaherezabitambo imbere y’ihema ry’Uhoraho, mu isengero ry’ahirengeye i Gibewoni, kugira ngo mu gitondo na nimugoroba bajye batura ubutitsa Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rubigenewe, no kugira ngo bajye batunganya ibyanditswe mu itegeko Uhoraho yahaye Abayisraheli. Hamwe na bo hari Hemani na Yedutuni n’abasigaye mu bari batoranyijwe kandi bakavugwa mu mazina yabo ngo bahimbaze Uhoraho: «Kuko ubudahemuka bwe ari ubw’iteka ryose». Kandi, Hemani na Yedutuni bari kumwe na bo bafite amakondera n’ibyuma birangira n’ibyuma biherekeza indirimbo z’Imana. Bene Yedutuni bari bashinzwe irembo. Abantu bose bataha buri wese iwe, na Dawudi asubira iwe gusabira urugo rwe umugisha. Dawudi amaze gutaha mu ngoro ye, yabwiye umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.» Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo riti «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nari ntuye mu mahema, nkava hamwe, njya ahandi. Ese mu gihe cyose najyaniranye n’Abayisraheli, hari ubwo nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye, nti: Kuki mutanyubakira inzu y’amasederi? None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho Nyir’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizazungaguzwa ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, mbese nk’igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye. Nzagukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe nyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Uwo ni we uzubakira inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Sinzamukuraho umutima, nk’uko nazinutswe uwakubanjirije. Nzamugumisha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye ubuziraherezo, n’ingoma ye izakomere iteka ryose.’» Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose. Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha? None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Ibyo byose urabinkoreye, Nyagasani Uhoraho, nk’aho nabaye umuntu ukomeye cyane! Ubwo se Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe wakujije, Nyagasani Uhoraho? Ukurikije umugambi w’umutima wawe, Uhoraho, wagiriye umugaragu wawe ubuntu buhebuje umumenyesha ibyo byiza byose. Koko uri intagereranywa, Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose! Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi? Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ikubere iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yawo. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye. Koko, iryo jambo ryawe rikomeze, maze izina ryawe rikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umushoborabyose ni Imana ya Israheli! Maze inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe!’ Kuko ari wowe ubwawe, Mana yanjye, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho. Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe. Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.» Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti, maze arabacogoza. Afata Gati n’insisiro zayo, ayinyaga Abafilisiti. Atsinda n’Abamowabu, nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati. Nuko Dawudi amutwara amagare igihumbi, abagendera ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ibihumbi makumyabiri byo mu ngabo zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, asiga ijana gusa. Bukeye Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba, ariko Dawudi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi bakajya bamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose. Dawudi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo za zahabu bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu. I Tibuhati n’i Kuni, imigi ya Hadadezeri, Dawudi ahakura imiringa myinshi cyane; ni na yo Salomoni yacuzemo ikizenga, inkingi n’ibindi bikoresho by’umuringa. Towu, umwami w’i Hamati, yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri, umwami w’i Soba. Towu aherako yohereza umuhungu we Hadoramu ku umwami Dawudi kugira ngo amuramutse kandi amushimire ko yarwanyije Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Nuko Towu ashyira Dawudi ibintu byiza byinshi bya zahabu, feza n’imiringa. Ibyo bintu na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, abyongera kuri feza na zahabu yari yaranyaze amahanga yose yatsinze: ari yo Edomu, Mowabu, bene Hamoni, Abafilisiti na Amaleki. Abishayi mwene Seruya atsindira Abanyedomu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu. Ashyiraho abatware muri Edomu kandi Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose. Dawudi ategeka Israheli yose, acira abantu bose imanza z’intabera. Yowabu mwene Seruya yategekaga ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami; Sadoki mwene Ahitubi na Abimeleki mwene Abiyatari bari abaherezabitambo; Shawusha yari umwanditsi; Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti; naho bene Dawudi, bari ibyegera by’umwami. Nyuma y’ibyo, Nahashi, umwami w’Abahamoni, aza gupfa, maze umuhungu we amusimbura ku ngoma. Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza intumwa zo kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni kwa Hanuni kugira ngo bamuhoze. Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi ahubwo ko yohereje abagaragu be kwitegereza igihugu, kugitata no kukigusha?» Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera. Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.» Hanuni n’Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Naharayimu, ab’i Mahaka n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane, kandi ngo babahe amagare n’amafarasi. Bakodesha batyo amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, nuko umwami wa Mahaka n’abantu be baraza, bashinga ingando yabo aharebana na Medeba, naho Abahamoni na bo barakorana, bava mu migi yabo bagiye ku rugamba. Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara. Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho abami bari baje gutabara, bo bari ukwabo ku gasozi. Yowabu asanga agomba guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu. Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni. Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara. Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.» Nuko Yowabu n’ingabo ze basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga. Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi wabo. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu. Abaramu babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bohereza intumwa ngo zijye gutabaza n’Abaramu bo hakurya y’Uruzi. Shofaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri ni we wabategekaga. Babimenyesha Dawudi, na we akoranya Abayisraheli bose, yambuka Yorudani, abageraho, maze arabitegura. Dawudi ategura ingabo ze ngo zirwane n’Abaramu, nuko baba ari bo bashoza urugamba. Abaramu baza guhunga Abayisraheli, nuko Dawudi abicamo abanyamagare ibihumbi birindwi, n’abandi ibihumbi mirongo ine bo mu ngabo zagenzaga amaguru. Yica na Shofaki, umugaba w’ingabo. Abatabaye Hadadezeri babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bahakwa kuri Dawudi, baramukorera. Abaramu kandi ntibongera gutabara Abahamoni. Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Yowabu azana ingabo ze atera igihugu cy’Abahamoni. Hanyuma agota Raba, naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Yowabu atsinda Raba arayisenya. Nuko Dawudi yambura Milikomu ikamba ry’ubwami, asanga rifite uburemere bw’italenta imwe ya zahabu, kandi ririmo n’ibuye ry’agaciro. Nuko Dawudi atamiriza iryo kamba, kandi muri uwo mugi ahavana iminyago myinshi cyane. Naho abaturage b’aho, arabajyana kugira ngo bajye bakoresha inkero, amapiki n’intorezo. Uko ni ko Dawudi yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose basubira i Yeruzalemu. Nyuma y’ibyo, i Gezeri habaye intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Sibekayi w’i Husha yanesheje Sipayi, umwe mu bana b’Abarefayimu, maze Abafilisiti barabagaragira. Hongera kuba intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Elihanani mwene Yayiri yishe Lahumi umuvandimwe wa Goliyati w’i Gati; uruti rw’icumu rye rukaba rwanganaga n’igiti baboheraho imyenda. Hongera kuba intambara i Gati. Hari umugabo w’igihangange wari ufite intoki esheshatu ku biganza, n’amano atandatu ku birenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine. Na we yakomokaga ku Barefayimu. Nuko agasuzugura Abayisraheli, ariko Yonatani mwene Shimeyi umuvandimwe wa Dawudi aramwica. Abo bantu bakomokaga kuri Rafa w’i Gati, bishwe na Dawudi n’abagaragu be. Sekibi atera Israheli, yoshya Dawudi kubarura Abayisraheli. Dawudi abwira Yowabu n’abatware b’umuryango, ati «Mugende, mubarure Abayisraheli muhereye i Berisheba kugera i Dani, maze muzambwire umubare wabo, nywumenye.» Yowabu aravuga, ati «Uhoraho nakube umuryango we mo incuro ijana! Shobuja Mwami, ese abo bose si abagaragu bawe? Shobuja se, ibyo bigushishikarije iki? Kandi ni iki cyatuma Israheli yazabiryozwa?» Ariko itegeko ry’umwami riganza Yowabu, aragenda, azenguruka Israheli yose, hanyuma agaruka i Yeruzalemu. Nuko Yowabu ashyikiriza Dawudi imibare y’abantu babaruwe. Abayisraheli bose bari abagabo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana bashoboraga kurwanisha inkota, naho Abayuda bakaba abagabo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi bashoboraga kurwanisha inkota. Nyamara muri bo Yowabu ntiyari yabaruriyemo Abalevi n’Ababenyamini, kuko itegeko ry’umwami ryari ryamubabaje cyane. Imana ntiyishimira ibyari bibaye, nuko ihana Israheli. Dawudi abwira Imana, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, ndakwinginze ngo ubabarire ikosa ry’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi!» Uhoraho abwira Gadi, umushishozi wa Dawudi, ati «Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.» Nuko Gadi asanga Dawudi, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo: Muri ibi, uko ari bitatu, icyo uhisemo ni ikihe? Ari amapfa y’imyaka itatu, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se mu minsi itatu ukarimburwa n’umumalayika w’Uhoraho, agateza icyorezo mu gihugu cyose? Ubu ngubu tekereza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza Uwantumye.» Dawudi abwira Gadi, ati «Ndashobewe! Reka ngwe mu maboko y’Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi cyane, aho kugwa mu maboko y’abantu!» Nuko Uhoraho ateza Israheli icyorezo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi muri Israheli. Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi. Dawudi yubuye amaso abona malayika w’Uhoraho ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite mu ntoki inkota itari mu rwubati, ayerekeje kuri Yeruzalemu. Dawudi n’abakuru bambaye ibigunira, barambarara ku butaka bubamye. Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!» Malayika w’Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawudi, ati «Dawudi nazamuke yubake urutambiro rw’Uhoraho ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi!» Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yari abimubwiye mu izina ry’Uhoraho. Orunani yahuraga ingano; ahindukiye abona malayika, nuko abana be bane bari kumwe na we bajya kwihisha. Dawudi asanga Orunani, nuko Orunani aritegereza abona umwami; ako kanya ava ku mbuga, yunama imbere ya Dawudi, akoza uruhanga ku butaka. Nuko Dawudi abwira Orunani, ati «Mpa imbuga yawe, tuyigure maze nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Yimpe turayigura ku giciro cya feza ikwiye, maze dutsinde iki cyorezo!» Orunani asubiza Dawudi, ati «Yitwarire, maze databuja umwami ayikoreshe uko ashaka. Reba, n’ibimasa ndabiguhaye bibe ibitambo bitwikwa, nguhaye n’ibiti byakururaga bibe inkwi, naho ingano zibe ituro; byose ndabiguhaye!» Ariko umwami Dawudi abwira Orunani, ati «Oya! Ndabigura ku giciro cya feza gikwiye. Ibyawe sinabifatira Uhoraho ngo mbimutureho ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze!» Nuko Dawudi aha Orunani zahabu ifite uburemere bw’amasikeli magana atandatu kuri iyo mbuga. Dawudi ayubakamo urutambiro rw’Uhoraho kandi atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Yambaza Uhoraho, na we amusubirisha umuriro uvuye mu ijuru ujya ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa. Hanyuma Uhoraho ategeka malayika gusubiza inkota ye mu rwubati. Dawudi rero abonye ko Uhoraho yamusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi, ahaturira ibitambo. Muri icyo gihe Inzu y’Uhoraho n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa Musa yari yarubatse mu butayu, byari ahirengeye i Gibewoni. Ariko Dawudi ntiyashoboraga kujyayo ngo ahambarize Imana, kuko yari yarakanzwe n’inkota ya malayika w’Uhoraho. Nuko Dawudi aravuga, ati «Aha ni ho habaye Ingoro y’Uhoraho Imana, kandi uru rutambiro rw’ibitambo ni rwo Abayisraheli bazajya baturiraho ibitambo bitwikwa!» Dawudi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Israheli, kandi ashyiraho ababaji b’amabuye bo gucukura amabuye agenewe kubaka Ingoro y’Imana. Dawudi ategura ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari yo gutera mu bizingiti by’inzugi, n’iyo gutera amapata, ategura imiringa myinshi itagira uko ingana, n’ibiti by’amasederi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiri bari bazaniye Dawudi ibiti byinshi by’amasederi. Dawudi yaribwiraga ati «Umuhungu wanjye Salomoni aracyari muto, ntarakomera, kandi iyo Ngoro ashinzwe kubakira Uhoraho igomba kwamamara mu bihugu byose kubera ubunini bwayo n’ubwiza bwayo; nzamutegurira ibya ngombwa.» Nuko Dawudi ategura byinshi mbere y’itanga rye. Dawudi ahamagara Salomoni umuhungu we, amutegeka kubakira Ingoro Uhoraho, Imana ya Israheli. Dawudi abwira Salomoni, ati «Mwana wanjye, nari mfite ku mutima kuzubakira izina ry’Uhoraho Imana yanjye Ingoro. Ariko Uhoraho yarambwiye ati ’Wamennye amaraso menshi kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye. Dore wabyaye umwana, uzaba umuntu w’ituze; nzamuha kugirana amahoro n’abanzi be bamukikije, kuko azitwa Salomoni, kandi mu gihe cye nzaha Israheli amahoro n’ituze. Ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro. Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi, kandi nzakomeza ubwami bwe muri Israheli iteka ryose.’ None ubu ngubu Uhoraho nabane nawe, mwana wanjye, kugira ngo wubakane umurava Ingoro y’Uhoraho Imana yawe, nk’uko yabikuvuzeho! Gusa, Uhoraho azaguhe ugushishoza n’ubuhanga mu gihe azaba agushyize muri Israheli ngo uhategeke, kugira ngo witondere Itegeko ry’Uhoraho Imana yawe! Nuko rero, uzabona umugisha niwita kandi ugakurikiza amategeko n’amatangazo Uhoraho yahereye Musa Abayisraheli. Komera kandi ube intwari! Ntutinye kandi ntugire ubwoba. Dore nakoze uko nshoboye, nteganyiriza Ingoro y’Uhoraho amatalenta ibihumbi ijana ya zahabu n’amatalenta ibihumbi n’ibihumbi ya feza. Naho imiringa n’ibyuma, ntibigira uko bingana. Nateguye kandi ibiti n’amabuye, uzabyongera. Ufite abakozi benshi, abacukura amabuye, ababaza amabuye n’ibiti, n’abantu bazi imyuga y’amoko yose. Izahabu, feza, imiringa n’ibyuma, ntibibarika. Haguruka ukore, kandi Uhoraho nabane nawe!» Dawudi ategeka abatware bose b’Abayisraheli gufasha umuhungu we Salomoni, agira ati «Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye amahoro impande zose? Koko rero, yangabije abaturage b’igihugu cyaneshejwe n’Uhoraho n’umuryango we. Ubu ngubu nimushakashake Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose! Nimuhaguruke! Mwubake Ingoro y’Uhoraho Imana yanyu! Muzayinjizemo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho hamwe n’ibikoresho byose byeguriwe izina ry’Uhoraho.» Dawudi yari ashaje kandi ageze mu zabukuru igihe yimikaga umuhungu we Salomoni ngo abe umwami w’Abayisraheli. Hanyuma akoranya abatware bose b’Abayisraheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi. Maze abalevi bagejeje ku myaka mirongo itatu y’amavuko n’abayirengeje barabarwa. Umubare wabo, uko babazwe umwe umwe, wageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani. Muri bo ibihumbi makumyabiri na bine bashingwa kuyobora imirimo y’Ingoro y’Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu bagirwa abanditsi n’abacamanza, abandi ibihumbi bine bari abanyanzugi, n’ibihumbi bine basigaye bashingwa gusingiza Uhoraho bakoresheje ibyuma bibigenewe Dawudi yari yaracurishije. Dawudi abashyira mu mitwe itatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni, Kehati na Merari. Abagerishoni ni Ledani na Shimeyi. Bene Ledani ni batatu: Yehiyeli w’umutware na Zetamu na Yoweli. Bene Shimeyi ni batatu: Shelomiti, Haziyeli na Harani; ni bo batware b’amazu yo kwa Ledani. Bene Shimeyi ni Yahati, Ziza, Yewushi na Beriya, ni bo bana bane ba Shimeyi. Yahati yari imfura, Ziza ari uwa kabiri, naho Yewushi na Beriya, kubera ko batabyaye abahungu benshi, bafatwa nk’inzu imwe. Bene Kehati ni bane: Amurani, Yisehari, Heburoni na Uziyeli. Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo. Musa yabaye umuntu w’Imana; abana be babariwe mu muryango wa Levi. Bene Musa ni Gerishomu na Eliyezeri. Mwene Gerishomu ni Shebuweli w’imfura. Mwene Eliyezeri ni Rehabiya w’umutware; nta bandi bahungu Eliyezeri yabyaye, ariko bene Rehabiya babaye benshi cyane. Mwene Yisehari ni Shelomiti w’imfura. Bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariya ni uwa kabiri, Yahaziyeli ni uwa gatatu, na Yekameyamu uwa kane. Bene Uziyeli ni Mikaya w’imfura, na Yishiya uwa kabiri. Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Bene Mahuli ni Eleyazari na Kishi. Eleyazari yapfuye nta muhungu agira ariko afite abakobwa; bashyingirwa bene Kishi abavandimwe babo. Bene Mushi ni batatu: Mahuli, Ederi na Yeremoti. Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Bari abatware b’amazu yabo, kandi barabaruwe buri wese mu izina rye; bose kuva ku myaka makumyabiri gusubiza hejuru bakoreraga Ingoro y’Uhoraho. Koko rero Dawudi yari yaravuze ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye ituze umuryango we kandi atuye i Yeruzalemu ubuziraherezo. Kuva ubu abalevi ntibazongera guheka Ihema rye n’ibikoresho byaryo byose.» Iryo tegeko rya Dawudi ryo kubarura bene Levi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje ryabaye kimwe mu byo yategetse bwa nyuma. Bagombaga kumvira bene Aroni mu mirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu bikari no mu byumba; bagombaga no gusukura ibintu byose byeguriwe umurimo w’Ingoro y’Imana. Bari bashinzwe kwita ku migati y’umumuriko, ku ifu y’ituro, no ku yandi moko yose y’imigati, ari idasembuye, ari n’ikaranzwe. Ni bo kandi basuzumaga ibipimisho by’uburemere n’iby’uburebure. Uretse n’ibyo, buri gitondo bagombaga kuba biteguye kugira ngo bahimbaze kandi basingize Uhoraho, no ku mugoroba bikaba uko, ndetse no mu gihe cyo gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru, nk’uko amategeko yabigennye. Bityo bagombaga kwita ku Ihema ry’ibonaniro, no gufasha bene Aroni, abavandimwe babo, mu cyitwa umurimo cyose wo mu Ngoro y’Uhoraho. Ngiyi imitwe ya bene Aroni: Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, Eleyazari na Itamari. Nadabu na Abihu bapfuye bucike mbere ya se; imirimo y’ubuherezabitambo ikorwa na Eleyazari na Itamari. Dawudi na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari, babagabanyamo imitwe bakurikije akazi kabo. Nyamara bene Eleyazari bari abagabo benshi kuruta bene Itamari; ni yo mpamvu bene Eleyazari bagabanyijwemo amazu cumi n’atandatu, naho bene Itamari bagabanywamo amazu umunani, hamwe n’abatware bayo. Babagabanyije bakoresheje ubufindo, kuko ari muri bene Eleyazari cyangwa se muri bene Itamari harimo ibikomangoma by’Ingoro n’ibikomangoma by’Imana. Shemaya mwene Netaneli, wari umwanditsi mu balevi, abandikira imbere y’umwami, wari kumwe n’ibikomangoma, n’umuherezabitambo Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo n’ay’abalevi: nuko inzu imwe itoranyirizwa Eleyazari, naho indi itoranyirizwa Itamari. Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yehoyaribu, ubwa kabiri kuri Yedaya, ubwa gatatu kuri Harimu, ubwa kane kuri Seworimu, ubwa gatanu kuri Malikiya, ubwa gatandatu kuri Miyamini, ubwa karindwi kuri Hakosi, ubwa munani kuri Abiya, ubwa cyenda kuri Yeshuwa, ubwa cumi kuri Shekanyahu, ubwa cumi na rimwe kuri Eliyashibu, ubwa cumi na kabiri kuri Yakimu, ubwa cumi na gatatu kuri Hupa, ubwa cumi na kane kuri Ishibehali, ubwa cumi na gatanu kuri Biluga, ubwa cumi na gatandatu kuri Imeri, ubwa cumi na karindwi kuri Heziri, ubwa cumi n’umunani kuri Hapisesi, ubwa cumi n’icyenda kuri Petahiya, ubwa makumyabiri kuri Yehezikeli, ubwa makumyabiri na rimwe kuri Yakini, ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gamuli, ubwa makumyabiri na gatatu kuri Delayahu, n’ubwa makumyabiri na kane kuri Maziyahu. Uko ni ko imitwe y’abalevi yagabanyijwe kugira ngo binjire mu Ngoro y’Uhoraho hakurikijwe itegeko ryatanzwe na sekuru wabo Aroni, nk’uko yabitegetswe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Dore amazina ya bene Levi basigaye: Muri bene Amurani ni Shubayeli; muri bene Shubayeli ni Yehideyahu. Kwa Rehabiyahu, mu bahungu be ni Yishiya w’imfura. Mu Bayisehari ni Shelomoti. Muri bene Shelomoti ni Yahati. Muri bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariyahu uwa kabiri, Yahaziyeli uwa gatatu, Yekamiyamu uwa kane. Mwene Uziyeli ni Mikaya, naho mwene Mikaya ni Shamiri. Umuvandimwe wa Mikaya ni Yishiya, naho muri bene Yishiya ni Zekariyahu. Bene Merari ni Mahuli, Mushi, na Yaziyahu. Bene Merari bo ku muhungu we Yaziyahu ni Shohamu, Zakuri na Iburi. Kwa Mahuli ni Eleyazari utarigeze umwana, na Kishi. Mwene Kishi ni Yerahumeyeli. Bene Mushi ni Mahuli, Ederi na Yerimoti. Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Na bo kimwe n’abavandimwe babo bene Aroni, bakoresheje ubufindo imbere y’umwami Dawudi wari kumwe na Sadoki, na Ahimeleki, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo, n’ay’abalevi. Bityo nta tandukanyirizo ryari hagati y’inzu y’imfura n’iy’umuhererezi. Dawudi n’abakuru b’ingabo batora bene Asafu, bene Hemani na bene Yedutuni kugira ngo bajye bahanura bifashishije inanga nto n’inini, n’ibyuma birangira. Dore amazina y’abantu bashinzwe uwo murimo: Muri bene Asafu ni Zakuri, Yozefu, Netaniya na Asarela; bategekwaga na se Asafu, wahanuraga ayobowe n’umwami. Muri bene Yedutuni ni Gedaliyahu, Seri, Yeshayahu, Shimeyi, Hashabiyahu na Matitiyahu; uko bari batandatu bategekwaga na se Yedutuni, wahanuraga yifashishije inanga kugira ngo ahimbaze kandi asingize Uhoraho. Muri bene Hemani ni Bukiyahu, Mataniyahu, Uziyeli, Shebuweli, Yerimoti, Hananiya, Hanani, Eliyata, Gidaliti, Romamutezeri, Yoshubekasha, Maloti, Hotiri, na Mahaziyoti. Abo bose bari bene Hemani, umushishozi w’umwami wamenyeshaga umwami amagambo y’Imana. Kugira ngo Imana iheshe Hemani icyubahiro, yamuhaye abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu. Abo bose, se yarabayoboraga mu ndirimbo zo mu Ngoro y’Imana, bagakoresha ibyuma birangira, inanga nto n’inini. Nguko uko batunganyaga imihango yo mu Ngoro y’Imana, bayobowe n’umwami, na Asafu, na Yedutuni na Hemani. Bose, hamwe n’abavandimwe babo bari baratojwe kuririmbira Uhoraho, bakabigiramo ubuhanga, bari magana abiri na mirongo inani n’umunani. Bakoresha ubufindo kugira ngo barebe uko abo baririmbyi bazajya bakurikirana, badatandukanyije abasaza n’abasore, cyangwa abahanga n’abatangizi. Nuko ubufindo bwa mbere bugwa kuri Yozefu mwene Asafu. Ubwa kabiri ni kuri Gedaliyahu, abahungu be n’abavandimwe be; bose hamwe baba cumi na babiri. Ubwa gatatu kuri Zakuri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa kane kuri Yiseri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa gatanu kuri Netaniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa gatandatu kuri Bukiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa karindwi kuri Yesarela, abahungu n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa munani kuri Yeshayahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cyenda kuri Mataniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi kuri Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na rimwe kuri Azareli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na kabiri kuri Hashaviya, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na gatatu kuri Shubayeli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na kane kuri Matitiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na gatanu kuri Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na gatandatu kuri Hananiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi na karindwi kuri Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi n’umunani kuri Hanani, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa cumi n’icyenda kuri Maloti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa makumyabiri kuri Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na rimwe kuri Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na gatatu kuri Mahaziyoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Ubwa makumyabiri na kane kuri Romamutezeri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri. Dore imitwe y’abanyanzugi: Muri bene Kore ni Meshelemiyahu mwene Kore wa Ebiyasafu. Meshelemiyahu yabyaye abahungu, ari bo Zekariyahu w’imfura, Yediyayeli uwa kabiri, Zebadiyahu uwa gatatu, Yatinyeli uwa kane, Elamu uwa gatanu, Yehohanani uwa gatandatu, na Elihonayi uwa karindwi. Obededomu yabyaye abahungu, ari bo Shemaya w’imfura, Yehozabadi uwa kabiri, Yowa uwa gatatu, Sakari uwa kane, Netaneli uwa gatanu, Amiyeli uwa gatandatu, Isakari uwa karindwi, Pewuletayi uwa munani, kuko Imana yari yaramuhaye umugisha. Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abatware b’inzu yabo kuko bari abagabo b’intwari. Bene Shemaya ni Otini, Refayeli, Obedi, Elizabadi n’abavandimwe babo, Elihu na Semakiyahu, bari abagabo b’intwari. Abo bose bari bene Obededomu; hamwe n’abahungu babo n’abavandimwe babo bari abagabo b’intwari kubera umwete bagaragazaga ku murimo wabo. Bene Obededomu bose ni mirongo itandatu na babiri. Meshelemiyahu yari afite abahungu n’abavandimwe; bari abagabo b’intwari cumi n’umunani. Hosa wo muri bene Merari yari afite abahungu: ni Shimuri — ntiyari imfura, ariko se yamugize umutware kubera ubutwari bwe —, Hilikiyahu ni uwa kabiri, Zebadiyahu uwa gatatu, Zekariyahu uwa kane. Abahungu n’abavandimwe ba Hosa bose bari cumi na batatu. Abagize iyo mitwe y’abanyanzugi hamwe n’abatware babo, bagombaga kwifatanya n’abavandimwe babo kugira ngo batunganye imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho. Kuva ku muto kugera ku mukuru bakoresheje ubufindo bakurikije amazu yabo kugira ngo bamenye abazarinda buri rugi. Iburasirazuba, ubufindo bugwa kuri Shelemiyahu. Umuhungu we Zekariyahu wari umujyanama w’umuhanga, ubufindo bumwegurira urugi mu majyaruguru. Obededomu ahabwa urw’amajyepfo, naho abahungu be bahabwa kurinda amazu y’ ububiko. Shupimu na Hosa bahabwa kurinda iburengerazuba hamwe n’urugi rwa Shaleketi ku muhanda uzamuka. Dore uko baharindaga: iburasirazuba habaga abalevi batandatu ku munsi, mu majyaruguru hakaba bane, mu majyepfo bane, no mu mazu y’ububiko babiri babiri. Ahitwa i Parubari iburengerazuba hari abalevi bane ku muhanda, hakaba n’abandi babiri imbere ya Parubari. Iyo ni yo yari imitwe y’abanyanzugi batoranyijwe muri bene Kore no muri bene Merari. Abalevi bamwe, abavandimwe babo, bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Imana, n’umutungo w’amaturo matagatifu. Bene Ledani, umuhungu wa Gerishoni, bari bafite Abayehiyeli ho abatware b’amazu ya Ledani wa Gerishoni. Abahungu ba Yehiyeli, Zetamu na Yoweli umuvandimwe we, bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Uhoraho. Mu mazu ya Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli, bahisemo Shebuweli wakomokaga kuri Gerishomu, mwene Musa, ngo abe umutware w’ububiko. Uretse Shebuweli, se Eliyezeri yabyaye na Rehabiyahu, wabyaye Yeshayahu, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikuri, wabyaye Shelomiti. Uwo Shelomiti hamwe n’abavandimwe be, yari ashinzwe umutungo wose w’amaturo matagatifu, umwami Dawudi, abatware b’amazu, abatware b’abantu ibihumbi n’ab’amagana, n’abagaba b’ingabo, bari beguriye Imana. Koko bayeguriraga ibyo bavanye mu munyago wo mu ntambara, bagira ngo babitakishe Ingoro y’Uhoraho. N’ibyo Samweli umushishozi, na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya, bari bareguriye Uhoraho byose byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be. Muri bene Yisehari, Kenaniyahu n’abahungu be bari bashinzwe iby’umubano mu Bayisraheli, bakabagira abanditsi n’abacamanza. Muri bene Heburoni, Hashabiyahu n’abavandimwe be, abagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi, bari bashinzwe kugenzura Abayisraheli bo hakuno ya Yorudani, iburengerazuba, mu bibazo byose byerekeye Uhoraho n’umwami. Muri bene Heburoni, Yeriya ni we wari umutware. Mu mwaka wa mirongo ine w’ingoma ya Dawudi bashakishije hose abakomoka kuri Heburoni, basanga i Yezeri y’i Gilihadi hari abagabo b’intwari bavuka muri iyo nzu. Abavandimwe ba Yeriya bari abagabo b’intwari ibihumbi bibiri na magana arindwi, bakaba n’abatware b’amazu; nuko umwami Dawudi abashyiraho ngo bagenzure Abarubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, mu bibazo byose byerekeye Imana n’umwami. Dore intondeke y’Abayisraheli bakoreraga umwami mu kintu icyo ari cyo cyose cyerekeye imitwe y’ingabo; bari abatware b’amazu bategekaga ingabo igihumbi cyangwa ijana, hamwe n’abanditsi babo. Koko imitwe y’ingabo yarakurikiranaga mu mwaka, buri kwezi umutwe umwe ukaza, undi ugataha, kandi buri mutwe warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware w’umutwe w’ingabo wa mbere wo mu kwezi kwa mbere yari Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, kandi umutwe w’ingabo ze wabaraga abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Yari uwo muri bene Pereshi kandi agategeka abagaba bose b’ingabo zo mu kwezi kwa mbere. Umutware w’ingabo w’umutwe wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri ni Dodayi w’i Aho; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware w’umutwe wa gatatu w’ingabo zo mu kwezi kwa gatatu yari Benayahu, umuhungu w’umuherezabitambo mukuru Yehoyada; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Uwo Benayahu yari umugabo w’intwari wo muri Ba Mirongo itatu b’imena, kandi akaba umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi na we yari mu mutwe w’ingabo ze. Umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane yari Asaheli murumuna wa Yowabu, yazunguwe n’umuhungu we Zebadiya. Umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu yari Shamuhuti w’i Yizurahi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu yari Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi yari Heleshi w’i Peloni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani yari Sibekayi w’i Husha, muri bene Zarihi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa cyenda, wo mu kwezi kwa cyenda, yari Abiyezeri w’i Anatoti, muri bene Benyamini; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi yari Mahurayi w’i Netofa, muri bene Zerahi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa cumi n’umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe yari Benaya w’i Pereyatoni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Umutware wa cumi na kabiri wo mu kwezi kwa cumi na kabiri yari Helidayi w’i Netofa, muri bene Otiniyeli; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. Mu miryango y’Abayisraheli, umutegeka w’abo kwa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikuri; uw’abo kwa Simewoni ni Shefatiyahu mwene Mayaka; uw’Abalevi ni Hashabiya mwene Kemuweli; uw’abo kwa Aroni ni Sadoki; uw’abo kwa Yuda ni Elihu wo mu bavandimwe ba Dawudi; uw’abo kwa Isakari ni Omari mwene Mikayeli; uw’abo kwa Zabuloni ni Yishimayahu mwene Obadiyahu; uw’abo kwa Nefutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli; uw’abo kwa Efurayimu ni Hosheya mwene Azariyahu; uw’ab’igice kimwe cy’umuryango wa Manase ni Yoweli mwene Pedayahu; uw’ab’ikindi gice cy’umuryango wa Manase bo muri Gilihadi ni Ido mwene Zekariyahu; uw’abo kwa Benyamini ni Yasiyeli mwene Abuneri; uw’abo kwa Dani ni Azareli mwene Yerohamu. Abo ni bo bari abatware b’imiryango y’Abayisraheli. Dawudi ntiyabaruye abatararenza imyaka makumyabiri y’ubuvuke, kuko Uhoraho yari yaravuze ko azagwiza Abayisraheli akabanganya n’inyenyeri zo mu kirere. Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko uburakari bw’Uhoraho bwari bwageze ku Bayisraheli; nuko umubare wabo ntiwandikwa mu gitabo cy’Amateka y’umwami Dawudi. Azimaweti mwene Adiyeli yari ashinzwe umutungo w’umwami. Yehonatani mwene Uziyahu ni we wacungaga ibibitswe mu mirima, mu migi, mu byaro no mu minara. Eziri mwene Kelubi yari ashinzwe abahinzi bo mu mirima. Shimeyi w’i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w’i Shefamu yategekaga abengaga divayi mu mizabibu bakanayishyingura. Behalihanani w’i Gederi yari ashinzwe ibiti by’imizeti n’iby’imitini byari mu kibaya. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw’amavuta. Shiturayi w’i Saroni yari ashinzwe amatungo maremare yarishaga mu mibande. Obili wo muri bene Ismaheli yari ashinzwe ingamiya. Yedeyahu w’i Meranoti yari ashinzwe indogobe z’ingore. Yazizi muri bene Haguri yari ashinzwe amatungo magufi. Abo bose bacungaga ibintu by’umwami Dawudi. Yehonatani, se wabo wa Dawudi, yari umujyanama, akaba n’umwanditsi uciye akenge. Yehiyeli mwene Hakumoni yitaga ku bana b’umwami. Ahitofeli yari umujyanama w’umwami, naho Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami. Ahitofeli yazunguwe na Yehoyada, mwene Benayahu, na Abiyatari. Umugaba w’ingabo zose z’umwami yari Yowabu. Umwami Dawudi akoranyiriza i Yeruzalemu abatware b’Abayisraheli bose, ab’imiryango n’ab’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, hamwe n’abategekaga igihumbi n’abategekaga ijana, n’abashinzwe ibintu byose n’amatungo yose by’umwami n’iby’abahungu be, akoranya n’abakone, ingabo ze z’imena, n’izindi ntwari zose. Umwami Dawudi arahaguruka maze arababwira ati «Nimunyumve, bavandimwe kandi muryango wanjye. Nari mfite ku mutima igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bwo ntebe y’ibirenge by’Imana yacu, ndetse nteganya ibya ngombwa. Ariko Imana yarambwiye iti ’Ntuzubaka Ingoro ikwiye izina ryanjye kuko uri umurwanyi kandi ukaba waravushije amaraso.’ Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli. Mu bahungu banjye bose, — kuko Uhoraho yampaye abahungu benshi — yatoranyije umuhungu wanjye Salomoni ngo yicare ku ntebe y’ubwami muri Israheli. Hanyuma arambwira ati ’Umuhungu wawe Salomoni ni we uzubaka Ingoro yanjye n’ingo zanjye, kuko namutoranyije ngo ambere umwana nanjye mubere umubyeyi. Nzakomeza ubwami bwe ubuziraherezo ariko niba na we akomeje gukurikiza amategeko yanjye n’amateka yanjye nk’uko ubu abigenza.’ None rero, imbere y’Abayisraheli bose baduhanze amaso, imbere y’ikoraniro ryose ry’Uhoraho, n’imbere y’Imana yacu iduteze amatwi, ndabihanangirije: nimwubahirize amategeko yose y’Uhoraho Imana yacu, muyazirikane, kugira ngo mutunge iki gihugu cyiza kandi muzakirage abana banyu, bazagitunge ubuziraherezo. Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho. Ubu ngubu bimenye: Uhoraho yaragutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro, komera maze ukore!» Dawudi asobanurira umuhungu we Salomoni uburyo azubaka urwinjiriro rw’Ingoro, amazu yayo, ububiko bwayo, ibyumba byayo byo hejuru, ibyumba byayo by’imbere n’icyumba cy’urwicurizo. Anamwereka igishushanyo cy’ibikari by’Ingoro y’Imana, n’icy’amazu yose azayikikiza, n’icy’amazu bazabikamo umutungo w’Ingoro y’Imana n’ibintu byose byayeguriwe. Amusobanurira kandi ibyerekeye imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi, n’ibyerekeye ibizakorerwa mu Ngoro y’Uhoraho. Amubwira n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa buri gikoresho cyo mu Ngoro. Amusobanurira uburemere bwa zahabu n’ubwa feza bizagenerwa ibitereko n’amatara bya zahabu n’ibya feza, n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa ameza y’umumuriko, n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa amakanya, ibikombe, amabesani ya zahabu n’aya feza, amasahani ya zahabu n’aya feza, n’uburemere bwa zahabu iyunguruye izagenerwa urutambiro rw’imibavu. Hanyuma amuha n’igishushanyo cy’Igare, n’icy’abakerubimu ba zahabu bazaramburira amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Nuko Dawudi abwira Salomoni, ati «Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho, ansobanurira uburyo iyo mirimo yose izakorwa.» Nuko Dawudi yongera kubwira umuhungu we Salomoni, ati «Komera, ube intwari, maze ukore! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kuko Uhoraho Imana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagusiga kandi ntazagutererana kugeza igihe uzarangiriza ibikorwa byose byo ku Ngoro y’Uhoraho. Dore imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi bashinzwe umurimo w’Ingoro, kandi muri ibyo bikorwa byose uzaba uri kumwe n’abantu b’abanyamwete kandi b’abahanga muri buri murimo, ndetse abatware na rubanda rwose bazumvira amategeko yawe.» Umwami Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Umuhungu wanjye Salomoni, uwo Imana yatoranyije wenyine, aracyari muto kandi nta mbaraga afite, kandi umurimo urakomeye kuko iyi Ngoro atari iy’umuntu ahubwo ari iy’Uhoraho Imana. Nakoresheje imbaraga zanjye zose, ntegurira Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye zahabu ku bizakoreshwa zahabu, feza ku bizakoreshwa feza, imiringa ku bizakoreshwa imiringa, ibyuma ku bizakoreshwa ibyuma, ibiti ku bizakoreshwa ibiti, amabuye abengerana n’amabuye y’imitako, amabuye yirabura n’ay’amabara, n’andi mabuye y’agaciro y’amoko yose, n’amabuye yera atabarika. Byongeye kandi, kubera ko nishimiye Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye, zahabu na feza byo mu mutungo wanjye bwite byose mbihaye Ingoro y’Imana yanjye, mbyongeye ku byo nateguriye iyi Ngoro Ntagatifu, ari byo amatalenta ibihumbi bitatu ya zahabu, zahabu yavuye i Ofiri; amatalenta ibihumbi birindwi ya feza yatunganyijwe kugira ngo izaterwe ku nkuta z’amazu; iyo zahabu igenewe ibikwiye gukorwa muri zahabu, n’iyo feza igenewe ibikwiye kuyikorwamo, nk’uko abanyabukorikori bazabitunganya. Ubu rero, ni nde wundi wumva uyu munsi ashaka kugira icyo atura Uhoraho akivanye mu mutungo we?» Nuko abatware b’amazu, abo mu miryango y’Abayisraheli, ab’igihumbi n’ab’ijana, n’abari bashinzwe imirimo y’umwami, batanga amaturo ku bushake bwabo, kugira ngo azakoreshwe imirimo y’Ingoro y’Imana. Batanze zahabu ihwanye n’amatalenta ibihumbi bitanu, n’amadariki ibihumbi cumi, na feza ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi, n’imiringa ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi n’umunani, n’ibyuma bihwanye n’amatalenta ibihumbi ijana. Abari bafite amabuye y’agaciro bayashyikiriza Yahiyeli w’Umugerishoni kugira ngo ayashyire mu mutungo w’Ingoro y’Imana. Nuko abantu bishimira amaturo yabo batanze babyishakiye, kuko bari bayaturanye umutima ukeye Uhoraho; n’umwami Dawudi arabyishimira cyane. Dawudi asingiriza Uhoraho imbere y’ikoraniro ryose, agira ati «Uragahora usingizwa, Uhoraho, Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose! Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho. Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose! Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho, kuko ari wowe ugenga byose. Mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga; ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza no gucogoza byose. None rero, Uhoraho, turagushimira kandi turagusingiriza izina ryawe rihebuje! Naho jyewe, ndi nde, n’umuryango wawe ni iki, byatuma twagutura amaturo nk’aya, tubyishakiye? Byose bituruka kuri wowe, kandi n’ibyo tuguhaye bivuye mu kiganza cyawe. Kuko, kimwe na ba sogokuruza bose, turi abasuhuke n’abashyitsi imbere yawe; iminsi tumara ku isi ni nk’igicucu gihita, kandi nta cyizere. Uhoraho, Mana yacu, ibi bintu byose by’agaciro twateguye ngo tuzubakire inzu izina ryawe ritagatifu, ni wowe tubikesha, kuko byose ari ibyawe. Uhoraho Mana yacu, nzi ko usuzuma imitima kandi ugashimishwa n’ubutabera n’ubutungane. Nanjye ubwanjye ngutuye ibi byose, mbigiranye umutima utunganye; kandi n’umuryango wawe uri hano, nshimishijwe no kuwubona uguhereza amaturo yawo ubikuye ku mutima. Uhoraho, Mana y’abasogokuruza bacu, Abrahamu, Izaki, na Israheli, komeza iteka ryose ibitekerezo by’imitima y’umuryango wawe kandi imitima yawo uhore uyiyerekezaho. Ha umuhungu wanjye Salomoni umutima utunganye wo kubahiriza amategeko yawe, amabwiriza yawe n’amateka yawe, kugira ngo ajye ayubahiriza, maze abone kukubakira iyo Ngoro nateguye.» Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami. Bukeye bw’uwo munsi, batura Uhoraho amaturo n’ibitambo bitwikwa: byari amapfizi y’inka igihumbi, amasekurume y’intama igihumbi, abana b’intama igihumbi, hamwe n’ibitambo byayo biseswa, hatabariwemo n’andi maturo menshi cyane y’Abayisraheli bose. Uwo munsi bararya kandi banywera imbere y’Uhoraho mu byishimo byinshi, kandi bimika ubwa kabiri umwami Salomoni mwene Dawudi. Basiga Salomoni amavuta ngo abe umutware w’Uhoraho, na Sadoki bamusigira kuba umuherezabitambo. Salomoni yicara ku ntebe y’ubwami bw’Uhoraho, aba umwami mu kigwi cya se Dawudi; nuko amererwa neza, Abayisraheli bose baramwumvira. Abatware bose, abagabo bose b’intwari, ndetse n’abana bose b’umwami Dawudi, bayoboka umwami Salomoni. Uhoraho akuza cyane Salomoni imbere y’Abayisraheli bose, kandi amuha igitinyiro gisumbye icy’abandi bami ba Israheli bamubanjirije. Dawudi mwene Yese yategetse Abayisraheli bose. Ingoma ye muri Israheli yamaze imyaka mirongo ine; i Heburoni yahategekeye imyaka irindwi, naho i Yeruzalemu ahategekera imyaka mirongo itatu n’itatu. Yatanze yisaziye neza, yaribereyeho mu mudendezo n’icyubahiro; maze umuhungu we Salomoni amuzungura ku ngoma. Ibigwi by’umwami Dawudi, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Mateka ya Samweli umushishozi, no mu Mateka y’umuhanuzi Natani, no mu ya Gadi umushishozi. Ndetse n’ubutegetsi bwe bwose, n’ububasha bwe, n’ibyamubayeho byose, kimwe n’ibyabaye kuri Israheli no ku bami b’ibindi bihugu byose, na byo ni ho byanditswe. Salomoni mwene Dawudi akomera mu bwami bwe; Uhoraho Imana ye aba kumwe na we kandi aramukuza cyane. Salomoni atumira Abayisraheli bose, abategetsi b’igihumbi n’ab’ijana, abacamanza n’abatware bose muri Israheli, hamwe n’abakuru b’amazu. Salomoni ashagawe n’iryo koraniro ryose bajyana ahirengeye i Gibewoni kuko ari ho hari Ihema ry’ibonaniro ry’Imana, rya rindi Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarashinze mu butayu. Naho Ubushyinguro bw’Imana, Dawudi yari yarabuzamuye, abuvana i Kiriyati‐Yeyarimu, abujyana ahantu yari yarabuteguriye, kuko yari yarabushingiye ihema i Yeruzalemu. Ariko urutambiro rw’umuringa rwari rwarakozwe na Basaleheli mwene Uri, mwene Huri, rwo rwabaga aho i Gibewoni imbere y’inzu y’Uhoraho, kandi ni ho Salomoni n’ikoraniro bambarizaga. Salomoni yegera urutambiro rw’umuringa, hafi y’Ihema ry’ibonaniro maze ahaturira ibitambo bitwikwa igihumbi. Muri iryo joro, Imana ibonekera Salomoni maze iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» Salomoni asubiza Imana, ati «Wagaragarije data Dawudi ubudahemuka bukomeye maze uranyimika ndamuzungura. None, Uhoraho Mana, ijambo ryawe wabwiye data Dawudi nirikomezwe, kuko ari wowe wanyimikiye gutegeka abantu benshi bangana n’umukungugu wo ku isi. Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango. Ni nde koko wabasha gutegeka umuryango wawe ungana utya?» Nuko Imana ibwira Salomoni, iti «Ubwo ari icyo umutima wawe wifuza, ukaba utisabiye ubukungu, ubutunzi cyangwa ikuzo, kandi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, ndetse ntusabe kuramba, ahubwo ukaba wisabiye ubuhanga no gusobanukirwa ngo utegeke umuryango wanjye nakwimikiye gutegeka, ubwitonzi n’ubuhanga urabihawe, kandi nguhaye n’ubukungu, ubutunzi n’ikuzo, bitigeze bihabwa abami bakubanjirije, kandi bitazabaho ukundi nyuma yawe.» Salomoni ava ahirengeye h’i Gibewoni imbere y’Ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yeruzalemu. Nuko ategeka Israheli. Salomoni akoranya amagare n’abagendera ku mafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, abishyira mu migi icyurwamo amagare no hafi y’umwami, i Yeruzalemu. Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza na zahabu zinganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi bingana ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. Amafarasi ya Salomoni yaturukaga i Musuri n’i Kuwe, bayaguze ku giciro cya feza. N’amagare bayavanaga i Musuri; rimwe bariguze amasikeli magana atandatu, naho ifarasi imwe bakayitangaho amasikeli ijana na mirongo itatu. Abacuruzi b’umwami baguraga n’andi magare n’amafarasi kuri icyo giciro, maze abami b’Abaheti n’Abaramu bakayabagururira babungukiye. Salomoni ategeka ko izina ry’Uhoraho baryubakira Ingoro, kandi na we bakamwubakira ingoro ya cyami. Salomoni ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi mirongo inani, n’abagenzura imirimo ibihumbi bitatu na magana atandatu. Salomoni atuma kuri Hiramu, umwami w’i Tiri, ati «Wafatanyije na data Dawudi umwoherereza ibiti by’amasederi byo kwiyubakira inzu yo guturamo. None dore nanjye ndashaka kubakira Ingoro izina ry’Uhoraho Imana yanjye, kugira ngo nyimwegurire no kugira ngo nosereze imbere ye imibavu ihumura, mpaturire imigati y’umumuriko n’ibitambo bitwikwa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi, no ku minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu, maze ibyo bizahoreho iteka muri Israheli. Kandi Ingoro nshaka kubaka izaba nini, kuko Imana yacu isumba izindi mana zose. Ni nde ariko wagira ubushobozi bwo kuyubakira Ingoro kandi n’ijuru ari ijuru ubwaryo itarikwirwamo? Mbese jye ndi nde kugira ngo mbe nakubakira Ingoro Imana yacu, uretse kugira ngo umwotsi w’ibitambo ujye uzamuka uyigana? None rero, ubu ngubu nyoherereza umuntu w’umuhanga uzi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya kuboha imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’umutuku n’iy’isine, kandi akaba azi kubaza amashusho; azafatanya n’abahanga turi kumwe muri Yuda n’i Yeruzalemu kandi batoranyijwe na data Dawudi. Nyoherereza kandi ibiti by’amasederi by’i Libani, iby’imyerezi, n’iby’imizonobari, kuko nzi ko abagaragu bawe bazi gutema ibiti by’i Libani. Abagaragu banjye bazafatanya n’abawe, maze bantegurire ibiti byinshi, kuko Ingoro y’Uhoraho nshaka kubaka igomba kuba nini kandi ikazahebuza ubwiza. Dore kandi abagaragu bawe bazatsinda ibiti, mbahaye ibigega ibihumbi makumyabiri by’ingano, ibigega ibihumbi makumyabiri bya za bushoki, intango ibihumbi makumyabiri za divayi n’intango ibihumbi makumyabiri z’amavuta.» Hiramu, umwami w’i Tiri, asubirisha inyandiko umwami, agira ati «Kubera ko Uhoraho yakunze umuryango we byatumye akwimika kugira ngo uwutegeke.» Hiramu yungamo ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yaremye ijuru n’isi, we wahaye umwami Dawudi umwana w’umuhanga, witonda kandi w’umunyabwenge, umwana uzubakira Uhoraho Ingoro, na we akiyubakira n’inzu ya cyami! Ubu ngubu rero nkoherereje Huramabi, umuhanga w’umunyabwenge, umwana wabyawe n’umugore ukomoka mu muryango wa Dani, naho se akaba Umunyatiri. Uwo mugabo azi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya no kubaza amabuye, n’ibiti, ndetse akanaboha n’imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’isine, iy’ihariri, n’itukura; byongeye kandi azi no kubaza amashusho. Azatunganya rero umushinga wose azahabwa, maze azafatanye n’abahanga bawe, n’aba databuja, so Dawudi. Ingano na za bushoki, amavuta na divayi byavuzwe na databuja, nahite abyoherereza abagaragu be. Twebwe tuzatema ibiti by’i Libani uzaba ukeneye byose, tubikugereze i Yope, tubinyujije mu nyanja bihambiranyije; naho wowe uzabizamure i Yeruzalemu.» Salomoni abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Israheli, ahereye ku mubare se Dawudi yari yamugejejeho, nuko haboneka abantu ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu. Abakuramo abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi makumyabiri, n’abazabakoresha ibihumbi bitatu na magana atandatu. Salomoni atangira kubaka Ingoro y’Uhoraho aho yari yarayiteguriye i Yeruzalemu ku musozi wa Moriya, ari na ho Uhoraho yari yarabonekeye se Dawudi, ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi. Yatangiye kuyubaka mu kwezi kwa kabiri ko mu mwaka wa kane w’ingoma ye. Dore ibipimo by’iyo Ngoro y’Imana, uko Salomoni yari yabigennye: yari ifite uburebure bw’imikono mirongo itandatu nk’uko bapimaga kera, ikagira n’ubugari bw’imikono makumyabiri. Urwinjiriro rw’imbere rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi n’ubuhagarike bwarwo bukagira imikono ijana na makumyabiri. Arusigaho imbere zahabu iyunguruye. Icyumba kinini acyomekaho imbaho z’imizonobari zisizeho zahabu iyunguruye, kandi ashushanyaho imikindo n’imitako y’udukufi. Icyo cyumba agitakisha amabuye y’agaciro, na zahabu yavuye i Paruwayimu. Icyumba cyose Salomoni agisiga zahabu: ayisiga ku maburiti, ku miryango, ku nkuta, ku nzugi, kandi ashushanya abakerubimu ku nkuta. Hanyuma yubaka icyumba gitagatifu rwose: uburebure bwacyo bwareshyaga n’ubugari bw’Ingoro, bufite imikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bukagira imikono makumyabiri. Agisiga zahabu iyunguruye y’amatalenta magana atandatu. Imisumari yakoreshejwe yapimaga amasikeli ya zahabu ijana na mirongo itanu. Asiga zahabu n’amazu yo hejuru. Imbere mu cyumba gitagatifu rwose ashyiramo abakerubimu babiri babajwe mu giti, kandi abasiga zahabu. Amababa y’abakerubimu yose hamwe yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri; ibaba rimwe ry’uwa mbere ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku rukuta rw’ingoro, naho irindi baba na ryo ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku ibaba rimwe ry’umukerubimu wa kabiri. Ibaba rimwe ry’uwo mukerubimu wa kabiri ryari rifite imikono itanu kandi rikora ku rundi rukuta rw’Ingoro, naho irindi baba na ryo rikagira imikono itanu kandi rigakora ku ibaba ry’umukerubimu wa mbere. Amababa y’abo bakerubimu yari aramburiye ku mikono makumyabiri, naho bo bari bahagaze ahateganye n’icyumba gitagatifu. Umwenda ukingiriza icyumba gitagatifu rwose, Salomoni awudodesha mu bitambaro by’isine, umuhemba, umutuku na hariri; nuko awutakaho abakerubimu. Salomoni ashinga inkingi ebyiri imbere y’Ingoro: ubuhagarike bwazo bwari ubw’imikono mirongo itatu n’itanu, kandi hejuru yazo hari imitwe ifite imikono itanu. Akora n’imitako y’udukufi maze ayishyira hejuru y’inkingi. Acura imbuto zitukura ijana, azishyira ku mitako y’udukufi. Ashinga izo nkingi imbere y’Ingoro, imwe iburyo, indi ibumoso; iy’iburyo ayita «Yakini», naho iy’ibumoso ayita «Bowazi». Salomoni yubakisha urutambiro rw’umuringa rufite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono cumi. Abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe; ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari gikoze nk’uruziga. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu. Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hazengurutswe n’ibishushanyo by’impfizi bikurikiranye ku mikono mirongo itatu; byari bikikije rwose ikizenga. Ibyo bishushanyo byari ku mirongo ibiri igerekeranye kandi byari byakoranywe n’icyo kizenga. Cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi n’abiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ikizenga cyari giteretswe hejuru y’ibimasa kandi byari biteranye imigongo. Umubyimba wacyo wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rubumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bitatu. Salomoni acurisha imivure cumi; itanu ayishyira ibumoso, indi itanu ayishyira iburyo, kugira ngo bajye bayogerezamo: bogerezagamo ibikoresho bigenewe ibitambo bitwikwa, naho abaherezabitambo biyuhagiriraga mu kizenga cy’amazi cy’imiringa. Abumba muri zahabu ibitereko cumi by’amatara nk’uko yari yabitegetswe, maze abishyira mu cyumba gitagatifu, bitanu iburyo, bindi bitanu ibumoso. Abaza ameza cumi ayashyira mu cyumba gitagatifu, atanu iburyo, yandi atanu ibumoso. Abumba n’ibikombe ijana muri zahabu. Yubaka urugo rw’abaherezabitambo, n’ikibuga kinini kandi inzugi zaho azisigaho umuringa. Naho ikizenga cy’amazi agitereka mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba. Huramu acura amabesani, ibitiyo n’inzuho. Arangiza atyo imirimo yose yagombaga gukorera umwami Salomoni mu Ngoro y’Imana; ari yo iyi: inkingi ebyiri, imitako y’imitwe ibiri yari hejuru y’inkingi, ibisa n’inshundura bibiri byo gutwikira iyo mitwe yari hejuru y’inkingi, imbuto zitukura magana ane zo ku bisa n’inshundura, imirongo ibiri y’imbuto zitukura zo ku bisa n’inshundura bitwikiriye imitwe yari hejuru y’inkingi, ibitereko cumi, imivure cumi yari ku bitereko, ikizenga cy’amazi — cyari kimwe gusa — giteretse ku bimasa cumi na bibiri, amabesani, ibitiyo, inzuho hamwe n’ibindi byose bigendana na byo. Ibyo byose Huramabi yabikoze mu muringa usennye, abikorera umwami Salomoni ngo bishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho. Umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani hagati ya Sukoti na Sereda. Salomoni yabikoresheje ari byinshi cyane, ku buryo batashoboraga kumenya uburemere bw’imiringa yabigiyeho. Salomoni akoresha n’ibintu byose bigenewe Ingoro y’Imana, ari byo: urutambiro rwa zahabu, ameza ya zahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’umumuriko, ibitereko n’amatara yabyo yo gucana imbere y’icyumba gitagatifu nk’uko byari bitegetswe, bikozwe muri zahabu iyunguruye; uburabyo, amatara, udufatisho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; ibyuma, inzuho, indosho, ibyotesho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; irembo ry’Ingoro, inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose n’inzugi z’Ingoro zireba icyumba kinini, na byo bikozwe muri zahabu. Imirimo yose Salomoni yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho irangiye neza, Salomoni atumiza ibintu byose se Dawudi yari yareguriye Imana, ari byo imari, zahabu n’ibikoresho by’amoko yose, nuko abishyira mu mutungo w’Ingoro y’Imana. Nuko Salomoni akoranyiriza i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware bose b’imiryango n’ibikomangoma byose byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvane mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami ari mu munsi mukuru; ubwo hari mu kwezi kwa karindwi. Abakuru bose ba Israheli, bamaze kuhagera, abalevi baheka Ubushyinguro. Bazamura Ubushyinguro, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byari biririmo. Abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo. Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari na ho hantu heguriwe Imana, nuko babutereka mu nsi y’amababa y’abakerubimu. Abakerubimu bari baramburiye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bagatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. Nta kintu na kimwe cyari mu Bushyinguro uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri. Hanyuma abaherezabitambo barasohoka, bava mu cyumba gitagatifu. Koko kandi bose bari bacyinjiyemo, bamaze kwisukura, batirobanuye mu mitwe yabo. Abalevi b’abaririmbyi uko bangana, Asafu, Hemani, Yedutuni, kimwe n’abahungu babo n’abavandimwe babo, bari bahagaze ahagana iburasirazuba bw’urutambiro, bambaye imyenda y’ihariri, bafite ibyuma birangira n’inanga. Bari hamwe n’abaherezabitambo ijana na makumyabiri bavuzaga amakondera. Abavuzaga amakondera n’abaririmbyi, bose hamwe bahuzaga amajwi basingiza kandi bahimbaza Uhoraho. Bakarangurura amajwi y’amakondera, y’ibyuma birangira n’ibicurangwa basingiza Uhoraho, «kuko ari umugwaneza, kandi ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!» Ni bwo igihu cyuzuye Ingoro y’Uhoraho, maze abaherezabitambo ntibaba bagishoboye guhagarara mu Ngoro kugira ngo batunganye umurimo wabo bitewe n’icyo gihu, kuko Ingoro y’Imana yari yuzuwemo n’ikuzo ry’Uhoraho. Nuko Salomoni aravuga, ati «Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse! Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose.» Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha. Nuko aravuga, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yasezeranye, avuga ati ’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye mu Misiri, nta wundi mugi nahisemo mu miryango yose ya Israheli kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye, kandi nta muntu n’umwe nahisemo kugira ngo abe igikomangoma muri Israheli, umuryango wanjye; ariko nahisemo Yeruzalemu kugira ngo izina ryanjye riyibemo kandi nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’ Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli. Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, kandi wagize neza. Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo ni umuhungu wawe uzaba wibyariye; ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye.’ Uhoraho yujuje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi ni yo nateretsemo Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho yagiranye n’Abayisraheli, igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.» Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, nuko arambura amaboko. Koko kandi Salomoni yari yarategetse ko hagati mu gikari bahamwubakira ahantu hirengeye bakoresheje umuringa, hakagira imikono itanu y’uburebure, itanu y’ubugari, n’itatu y’ubuhagarike. Arahazamukira, hanyuma apfukama imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, maze aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana yindi iriho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ihwanye nawe, wowe ukomereza Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe, iyo bakugenda imbere n’umutima wabo wose. Wubahirije ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabyuzurishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi. None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, komereza data ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara imbere yanjye ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bagakurikiza amategeko yanjye, nk’uko wowe wabigenjeje.’ None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe Dawudi nirihame! Ariko se koko, Imana ishobora guturana n’abantu ku isi? Ijuru ubwaryo ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse! Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi! Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze ko uzahashyira izina ryawe! Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! Jya wumva ugutakamba umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bazagirira aha hantu! Wowe, ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe! Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi maze bakamurahiza, kandi akaza kurahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro, wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umukorere ibimukwiye, ukurikije imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge, uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe. Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe, wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasekuruza bawo. Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi, wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe icyaha cyabo n’icy’umuryango wawe Israheli, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikira, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, wahayeho umurage umuryango wawe. Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose, maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga atakamba abitewe na kimwe muri ibyo, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje kuri iyi Ngoro, wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose, bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu. Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe ry’ikirangirire, no ku mpamvu y’ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kw’impangare, akaza agasengera muri iyi Ngoro, wowe, uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko Israheli, umuryango wawe ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse. Igihe umuryango wawe uzatera abanzi bawo ukajya kubarwanyiriza aho uzaba wabohereje aho ari ho hose, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, wowe, aho uri mu ijuru, uzumve isengesho ryawo, maze urengere abagutakambira. Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi, nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’, bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasekuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye, maze ubabarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha. None rero, Mana yanjye, amaso yawe narebe, kandi amatwi yawe niyumve amasengesho avugirwa aha hantu! Ubu rero, Uhoraho Mana, haguruka, wowe n’Ubushyinguro burimo imbaraga zawe, maze uze aha hantu h’uburuhukiro! Abaherezabitambo bawe, Uhoraho Mana, nibagire amahoro, kandi n’abayoboke bawe nibasabagizwe n’ibyishimo! Uhoraho Mana, wikwitarura uruhanga rw’uwo wasize, ibuka ibyiza wagiriye umugaragu wawe Dawudi.» Salomoni amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru, ibitambo bitwikwa n’amaturo, birakongoka, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura Ingoro. Abaherezabitambo ntibashobora kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho kuko ikuzo ry’Uhoraho ryari ryuzuye Ingoro y’Uhoraho. Abayisraheli bose babonye umuriro n’ikuzo ry’Uhoraho bimanukiye ku Ngoro, barunama bakoza uruhanga ku butaka, maze baramya Uhoraho «kuko ari umugwaneza, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka.» Umwami na rubanda rwose bafatanya gutura ibitambo Uhoraho. Umwami Salomoni atura ibitambo by’ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’iby’intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Uko ni ko umwami na rubanda rwose batashye Ingoro y’Uhoraho. Abaherezabitambo bari bahagaze mu mwanya wabo, naho abalevi bari bafite ibyuma byo kuririmbira Uhoraho, bya bindi umwami Dawudi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho «Kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!» Ni bo baririmbaga ibisingizo Dawudi yari yarahimbye. Abaherezabitambo babari iruhande bavuzaga amakondera, naho Abayisraheli bose bahagaze. Salomoni yegurira Uhoraho igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’umuringa rwari rwarubatswe na Salomoni kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu. Muri icyo gihe Salomoni akora ibirori bimara iminsi irindwi, ari hamwe n’Abayisraheli bose. Ryari ikoraniro rinini cyane rigizwe n’abaturutse mu gihugu cyose, kuva i Lebohamati kugeza ku mugezi wa Misiri. Ku munsi wa munani bose barakorana kugira ngo basoze ibirori, kuko bari bamaze iminsi irindwi bari mu byishimo, bizihiza itahwa ry’urutambiro. Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa karindwi Salomoni asezerera abantu basubira mu mahema yabo, bagenda bishimye kandi imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye Dawudi, Salomoni, n’umuryango we Israheli. Salomoni yari amaze kuzuza Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze gutunganya neza ibyo yari yarazirikanye byose gukora mu Ngoro y’Uhoraho no mu nzu ye bwite. Nuko Uhoraho aramubonekera nijoro maze aramubwira ati «Numvise amasengesho yawe kandi nahisemo aha hantu ngo habe Ingoro yo guturiramo ibitambo. Ninkinga ijuru imvura ntigwe, nintegeka inzige ngo zangize igihugu, ninohereza icyorezo mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi, bagasenga, bagashaka uruhanga rwanjye kandi bakareka ingeso mbi zabo, nanjye nzumvira mu ijuru mbabarire ibicumuro byabo kandi nkize igihugu cyabo. Ubu ngubu amaso yanjye arareba kandi amatwi yanjye arumva amasengesho avugirwa aha hantu. Kandi kuva ubu ntoranyije iyi Ngoro ndayitagatifuje kugira ngo izina ryanjye rizayibemo ubuziraherezo; nzayihozaho amaso kandi nyihozeho umutima wanjye iteka ryose. Naho wowe, nugenda imbere yanjye nk’uko so Dawudi yabigenje, ugakora ibyo nagutegetse byose, kandi ukitondera amateka yanjye n’amabwiriza yanjye, ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli.’ Ariko nimunteshukaho, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko yanjye nabahaye, mukayoboka izindi mana kandi mukaziramya, ubwo nzabavana mu gihugu nabahaye kandi iyi Ngoro neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, maze izabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose. Iyi Ngoro uko ingana uku, uzayinyura iruhande azatangara, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’ Bazasubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho Imana y’abasekuruza babo yabakuye mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo Ingoro y’Uhoraho n’inzu ye bwite, Salomoni yongera kubaka imigi Huramu yari yaramuhaye maze ayituzamo Abayisraheli. Hanyuma Salomoni atera i Hamati‐Soba, arahigarurira. Yubaka Tadumori yo mu butayu kandi asana n’imigi yose y’ububiko yari mu karere ka Hamati. Asana Betihoroni yo haruguru na Betihoroni y’epfo, iyo migi ayikikiza inkike z’amabuye, ayikingisha inzugi, n’ibihindizo. Abigenza atyo no kuri Balati, no ku migi ye yose y’ububiko, no ku migi amagare y’intambara yatahagamo n’iyo abagendera ku mafarasi batahagamo. Salomoni yubaka kandi ibyo ashaka byose muri Yeruzalemu, no muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga. Hari hasigaye abaturage benshi b’Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi, batari Abayisraheli. Nuko Salomoni akoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu. Ariko mu Bayisraheli ntiyagira abo ashyira mu buhake kuko ari bo barwanaga intambara, bakaba abatware b’ingabo ze, n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarasi. Dore umubare w’abatware bakuru b’umwami Salomoni; bari magana abiri na mirongo itanu bategekaga rubanda. Salomoni azamura umukobwa wa Farawo, amuvana mu murwa wa Dawudi, amujyana mu nzu yamwubakiye, kuko yibwiraga ati «Umugore wanjye ntagomba kuba mu nzu ya Dawudi, umwami w’Abayisraheli, kuko ari ahantu hatagatifu Ubushyinguro bw’Uhoraho bwinjiye.» Nuko Salomoni aturira Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho yari yarubatse imbere y’Inzu y’Uhoraho, akabigenza atyo uko igihe cyo kubitura kigeze nk’uko byategetswe na Musa: ku masabato, mu mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru itatu yo mu mwaka, ari yo umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, umunsi mukuru w’ibyumweru n’umunsi mukuru w’amahema. Akurikije icyemezo cya se Dawudi, ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo mu mirimo yabo, ashyiraho abalevi kugira ngo bahimbaze Uhoraho, kandi batunganye buri munsi, imirimo yabo imbere y’abaherezabitambo; ashyira n’abarinzi b’inzugi kuri buri rugi uko imitwe yabo yari imeze, kuko iryo ryari itegeko rya Dawudi, umuntu w’Imana. Ntibagira itegeko na rimwe ry’umwami bacaho ku byerekeye abaherezabitambo n’abalevi, no ku kintu icyo ari cyo cyose cyo mu bubiko. Nuko imirimo yose ya Salomoni iratungana, kuva ku munsi bubatseho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho kugera igihe Ingoro y’Uhoraho yuzuriye. Nuko Salomoni ajya i Esiyoni‐Geberi no mu cyerekezo cya Eloti, ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu. Huramu amwoherereza amato arimo abagaragu be bamenyereye inyanja. Bajyana n’abagaragu ba Salomoni, baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na mirongo itanu, bayizanira umwami Salomoni. Umwamikazi w’i Saba yumva bamamaza Salomoni. Nuko aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu na zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro gakomeye, azanywe no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. Salomoni asubiza ibibazo bye byose, ntihagira na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo. Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, inzu yari yarubatse, ibiribwa byo ku meza ye, amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abagaragu be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be n’imyambarire yabo, ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa abura urwo avuga. Nuko abwira umwami, ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri. Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’icya kabiri cy’ubwenge bwawe bari bamenyesheje! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narakumviseho. Hahirwa abagore bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora igihe cyose imbere yawe bumva ubuhanga bwawe! Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, we wakwicaje ku ntebe y’ubwami bwe ngo utegekere Uhoraho Imana yawe! Bitewe n’uko Imana yawe ikunda Israheli, igashaka kuyibeshaho ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» Nuko atura umwami zahabu ingana n’amatalenta ijana na makumyabiri, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni. Byongeye kandi, abagaragu ba Huramu n’aba Salomoni bari bazanye zahabu bayikuye i Ofiri, bari bazanye n’ibiti by’indobanurwa n’amabuye by’agaciro gakomeye. Ibyo biti umwami abikuramo imbaho zigenewe Ingoro y’Uhoraho n’ingoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byigeze biboneka mbere mu gihugu cya Yuda! Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, birenga kure ibyo we yari yatuye umwami. Hanyuma umwamikazi aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye. Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu n’atandatu, hatabariwemo amakoro y’abagenzi n’imisoro y’abacuruzi. Abami bose ba Arabiya n’abatware b’igihugu baturaga umwami zahabu na feza. Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu yacuzwe, ingabo ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu yacuzwe; acurisha n’ingabo nto magana atatu muri zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani. Umwami abajisha intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye. Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu n’ubwegamiro buhese bwa zahabu, n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande rw’ahicarwa. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo, hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri kuri buri ruhande rw’amadarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe nk’iyo! Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye. Nta gaciro feza yari ifite mu gihe cy’ingoma ya Salomoni. Koko umwami yari afite amato yajyanaga abagaragu ba Huramu i Tarishishi kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu, feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza. Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga. Abami bose b’isi bifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo bumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we. Buri wese yazanaga ituro rye, ari byo ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, imyambaro, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana uko umwaka utashye. Salomoni yari afite ibiraro ibihumbi bine bigenewe amafarasi n’amagare ye, akagira n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri yatahaga mu migi amagare yabikwagamo, akayagira no hafi ye i Yeruzalemu. Yategekaga abami bose kuva ku ruzi rwa Efurati kugera mu gihugu cy’Abafilisiti no kugera ku mupaka wa Misiri. Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, haba kandi ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. Amafarasi ya Salomoni yaturukaga i Musuri no mu bihugu byose. Ibindi bigwi bya Salomoni, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, nta bwo byanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Umuhanuzi Natani, mu byahanuwe na Ahiya w’i Silo no mu byahishuriwe Ido w’umushishozi ku byerekeye Yerobowamu mwene Nebati? Salomoni yamaze imyaka mirongo ine i Yeruzalemu ategeka Abayisraheli bose. Salomoni aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu murwa wa se Dawudi, maze umuhungu we Robowamu amuzungura ku ngoma. Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira. Nuko uwitwa Yerobowamu mwene Nebati wari mu Misiri, kuko yari yarahungiyeyo umwami Salomoni, amaze kumva iby’iryo koraniro, aratahuka. Batumiza Yerobowamu, azana n’Abayisraheli bose. Babwira Robowamu aya magambo, bati «So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.» Arabasubiza ati «Nimugende, muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda. Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?» Baramusubiza bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.» Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho. Arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?» Abasore babyirukanye na we baramusubiza bati «Abo bantu bakubwiye aya magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data! Guhera ubu rero, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.» Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga Robowamu nk’uko umwami yari yarabibabwiye, agira ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.» Umwami Robowamu abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bamugiriye, abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishije ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.» Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo Uhoraho yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo. Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo, iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo. Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda. Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo umwami Robowamu aherako yinaga ku igare rye, ahungira i Yeruzalemu. Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu. Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ni ukuvuga abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye Israheli maze bagarurire Robowamu ubwami. Ariko ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana, riti «Bwira Robowamu mwene Salomoni, umwami w’Abayuda, n’Abayisraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, ahubwo buri wese nasubire iwe, kuko ibyo ari jye byakomotseho!’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho maze bareka gutera Yerobowamu, barataha. Robowamu atura i Yeruzalemu kandi yubaka imigi ikomeye muri Yuda. Yubaka Betelehemu, Etamu, Tekowa, Betishuri, Soko, Adulamu, Gati, Maresha, Zifu, Adorayimu, Lakishi, Azeka, Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini. Robowamu yayubakiye inkike arazikomeza ayishyiramo abatware, anayigira ububiko bw’ibiribwa, bw’amavuta n’ubwa divayi. Buri mugi wari ubitswemo ingabo n’amacumu yarawukomeje cyane, maze Abayuda n’Ababenyamini baramuyoboka. Abaherezabitambo n’abalevi bari muri Israheli yose bava aho bari batuye hose, baramusanga. Koko rero abalevi basize amasambu yabo n’ibyabo byose bajya muri Yuda n’i Yeruzalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari bababujije gutunganya umurimo wabo w’ubuherezabitambo bw’Uhoraho. Ahubwo Yerobowamu yishyiriraho abaherezabitambo be ngo baturire ibitambo mu masengero y’ahirengeye, n’imbere y’amashusho y’amasekurume y’ihene n’ay’inyana. Abo balevi bakurikirwa n’abantu bo mu miryango yose ya Israheli, bari bafite umwete wo gushaka Uhoraho Imana ya Israheli, nuko bajya i Yeruzalemu gutura ibitambo Uhoraho Imana y’abasekuruza babo. Bakomeje batyo ubwami bwa Yuda, kandi batera inkunga Robowamu mwene Salomoni, mu gihe cy’imyaka itatu, kuko ari yo yamaze agendera mu nzira za Dawudi na Salomoni. Robowamu yashatse umugore witwa Mahalata, umukobwa wa Yerimoti mwene Dawudi na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu mwene Yese. Amubyarira abahungu, ari bo Yewushi, Shemariya, na Zahamu. Nyuma ye Robowamu azana Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, maze amubyarira Abiya, Atayi, Ziza na Shelomiti. Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu. Robowamu afata Abiya mwene Mahaka, amugira umutware w’abavandimwe be, kuko yashakaga ko ari we uzamuzungura ku ngoma. Yagize igitekerezo cyo gukwirakwiza abahungu be bose mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini, mu migi yose ikomeye; abaha ibiribwa byinshi kandi abashakira abagore. Ubwami bwa Robowamu bumaze gushinga imizi no gukomera, Robowamu areka kumvira Itegeko ry’Uhoraho kandi Abayisraheli bose bagenza nka we. Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, agaba igitero i Yeruzalemu, kuko bacumuriye Uhoraho; yari kumwe n’amagare igihumbi na magana abiri, abagendera ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu n’abantu batabarika bavanye na we mu Misiri, ari bo Abalibiya, Abasuki n’Abakushi. Yigarurira imigi ikomeye yo muri Yuda kandi aragenda, agera i Yeruzalemu. Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n’abatware b’Abayuda bari bateraniye i Yeruzalemu, bahunga Shishaki, maze arababwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Mwebwe, mwarantereranye; none nanjye ndabatereranye mu maboko ya Shishaki.’» Abatware b’Abayisraheli n’umwami bicisha bugufi, baravuga bati «Uhoraho ni intabera!» Uhoraho abonye ko bicishije bugufi, abwira Shemaya muri aya magambo, ati «Bicishije bugufi: sinzabarimbura, ahubwo ngiye kubakiza, mbuze Shishaki kurimbura Yeruzalemu, bitewe n’uburakari bwanjye. Nyamara bazaba abagaragu be kugira ngo bazamenye ikiruta ikindi icyo ari cyo: ari ukunkorera ari no gukorera abami b’ibindi bihugu.» Shishaki, umwami wa Misiri, arazamuka atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu Ngoro y’umwami. Asahura byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu. Umwami Robowamu acurisha izindi ngabo mu muringa, azisimbuza izasahuwe maze azishinga abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami. Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bamugendagaho bazifite, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo. Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira maze areka kubatsemba, kuko mu Bayuda hari harimo bamwe na bamwe bagikora neza. Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu kandi arahategeka. Robowamu yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse kandi amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi. Yakoze nabi kuko umutima we utakomeje gushakashaka Uhoraho. Ibigwi bya Robowamu, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Shemaya no mu icy’Ibyakozwe na Ido w’umushishozi, birimo intondeke z’ibisekuruza? Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu. Nuko Robowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi; maze umuhungu we Abiya amuzungura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu, Abiya yimikiwe kuba umwami wa Yuda. Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya. Nuko havuka intambara iteranya Abiya na Yerobowamu. Abiya yashoje urugamba, ari kumwe n’abagabo b’intwari ibihumbi magana ane, bari abarwanyi kabuhariwe. Naho Yerobowamu arinda urugamba ari kumwe n’abagabo ibihumbi magana inani batoranyijwe, bakaba abarwanyi b’intwari. Abiya ahagarara hejuru ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze aravuga ati «Nimunyumve, Yerobowamu n’Abayisraheli mwese! Ntimuzi se ko Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye Dawudi kuzahora iteka ku ngoma ya Israheli, we n’abana be, akagirana na bo isezerano ridakuka? Ariko Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomoni mwene Dawudi, yarahagurutse agomera shebuja. Nuko abagiranabi, abantu b’imburamumaro, bakoranira iruhande rwe, maze bagomera Robowamu mwene Salomoni; nyamara Robowamu wari ukiri muto kandi afite umutima woroshye, ntiyabasha kubanesha. None ubu muravuga ko muzanesha ubwami bw’Uhoraho buri mu makobo ya bene Dawudi! Muri igitero kinini kandi mufite amashusho y’inyana Yerobowamu yabakoreye ngo zibe imana zanyu, ariko se ntimwirukanye bene Aroni, abaherezabitambo b’Uhoraho, mukirukana n’abalevi, kugira ngo mwishyirireho abaherezabitambo nk’uko abantu bo mu bindi bihugu babigenza? Uzanye wese ikimasa n’amasekurume arindwi, ashaka kugirwa umuherezabitambo, muramwemera agakorera ikitari Imana! Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwamutereranye: abaherezabitambo bakorera Uhoraho ni bene Aroni bafatanyije na bene Levi. Buri gitondo na nimugoroba batura Uhoraho ibitambo bitwikwa ndetse n’imibavu ihumura, bagashyira ku meza aboneye imigati y’umumuriko kandi buri mugoroba bacana amatara ari mu gitereko cyayo cya zahabu. Ni twebwe dukurikiza amategeko y’Uhoraho Imana yacu, naho mwebwe mwaramutereranye! Dore Uhoraho aratugenda imbere n’abaherezabitambo be, n’amakondera avugana n’amaruru y’imbaga ngo tubatere. Bayisraheli, mwirwanya Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu, kuko mutazatsinda!» Yerobowamu yohereza igice kimwe cy’ingabo ze ngo gice inyuma y’Abayuda, naho we abarwanya abaturutse imbere. Abayuda bakebutse babona intambara ibakomereye imbere n’inyuma. Batakambira Uhoraho, abaherezabitambo bavuza amakondera. Ingabo z’Abayuda zibaha induru, maze mu gihe zikiyivuza, Imana itsindira Yerobowamu n’Abayisraheli bose imbere ya Abiya n’Abayuda. Abayisraheli bahunga Abayuda, Imana irababagabiza. Abiya n’ingabo ze barabanesha cyane, bica mu Bayisraheli abagabo b’intwari kabuhariwe ibihumbi magana atanu. Muri icyo gihe Abayisraheli bicisha bugufi kandi Abayuda barakomera kuko bari bishingikirije Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Abiya akurikirana Yerobowamu, maze amunyaga imigi, ari yo Beteli n’insisiro zayo, Yeshana n’insisiro zayo, na Efuroni n’insisiro zayo. Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya, ahubwo Imana iramutera, arapfa. Naho Abiya arakomera; ashaka abagore cumi na bane maze abyara abahungu makumyabiri na babiri n’abakobwa cumi na batandatu. Ibindi bigwi bya Abiya, n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Ido. Abiya aratanga, asanga abasekuruza be, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa amuzungura ku ngoma ye. Ku ngoma ya Asa, igihugu cyamaze imyaka cumi mu mudendezo. Asa yakoze ibyiza bitunganiye Uhoraho, Imana ye. Yashenye intambiro z’abanyamahanga n’amasengero y’ahirengeye, asenya n’inkingi z’ibigirwamana kandi atemagura ibiti byeguriwe Ashera. Ategeka Abayuda gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, no kubahiriza amategeko n’amateka ye. Yakuyeho amasengero y’ahirengeye n’intambiro baturiragaho imibavu mu migi yose ya Yuda, nuko ku ngoma ye igihugu kigira ituze. Yubaka imigi ikomeye muri Yuda kuko igihugu cyari gituje; muri iyo myaka ntiyagira intambara arwana kuko Uhoraho yari yamuhaye amahoro. Abwira Abayuda, ati «Twubake iyi migi, tuyizengurutse inkike z’amabuye n’iminara, tuyikingishe inzugi zifite ibihindizo mu gihe igihugu ari twe tukigitegeka. Twashakashatse Uhoraho Imana yacu, maze na we aratwakira kandi aduha amahoro mu mpande zose.» Nuko barubaka, birabahira. Asa yari afite abarwanyi ibihumbi magana atatu b’Abayuda bitwaje ingabo nini n’amacumu, akagira n’abarwanyi ibihumbi magana abiri na mirongo inani b’Ababenyamini bitwaje ingabo nto kandi barasanisha imiheto. Abo bose bari abagabo b’intwari. Zera w’Umukushi arasohoka n’ingabo ze ibihumbi n’ibihumbi b’abarwanyi, n’amagare magana atatu, ajya gutera igihugu, nuko agera i Maresha. Asa aramusanganira, maze baremera urugamba mu kibaya cya Sefata, hafi ya Maresha. Asa atakambira Uhoraho Imana ye, agira ati «Uhoraho, umunyantege nke nta wundi ushobora kumukiza umwanzi ukomeye uretse wowe. Uhoraho, Mana yacu, dutabare! Kuko ari wowe twishingikirijeho, kandi n’uru rugamba twaruremye mu izina ryawe. Uhoraho, uri Imana yacu: umuntu ntakagutsinde!» Nuko Uhoraho atsindira Abakushi imbere ya Asa n’imbere y’Abayuda, maze Abakushi barahunga. Asa n’ingabo ze barabakurikirana babageza i Gerari; hapfa abantu batabarika mu Bakushi, ntihagira n’umwe ubananira, kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo ze. Ingabo za Asa zigarukana iminyago myinshi cyane. Batsinda imigi yose ikikije Gerari, kuko Uhoraho yari yabateye ubwoba; bamaze kuhanyaga bayikuramo iminyago myinshi. Batera n’ibiraro by’amatungo, maze banyaga amatungo magufi menshi n’ingamiya. Hanyuma basubira i Yeruzalemu. Azariyahu mwene Odedi watashyweho n’umwuka w’Imana, asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana. Abayisraheli bamaze igihe kirekire batagira Imana nyakuri, nta muherezabitambo wo kubigisha, nta n’amategeko. Ariko mu byago byabo bagarukiye Uhoraho, Imana ya Israheli; baramushakashatse kandi baramubona. Muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo hari imidugararo myinshi mu baturage b’icyo gihugu. Ihanga ryarwanaga n’irindi hanga, n’umugi ukarwana n’uwundi, kuko Uhoraho yari yabateje ibyago by’amoko menshi. Ariko mwebwe, nimukomere, ibiganza byanyu bye kudandabirana, kuko muzahemberwa ibikorwa byanyu!» Asa yumvise ayo magambo n’ubutumwa bw’umuhanuzi Odedi, arakomera maze aca amahano y’ibigirwamana mu gihugu cy’Abayuda n’icy’Ababenyamini, ndetse aba ari na ko abigenza mu migi yigaruriye yo mu musozi wa Efurayimu. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. Akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, n’impunzi zari hamwe na bo ziturutse muri Efurayimu, Manase na Simewoni, kuko Abayisraheli benshi bari bifatanyije na we bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye, ari kumwe na we. Nuko bateranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Asa. Uwo munsi batura Uhoraho impfizi magana arindwi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi byo mu minyago bazanye. Basezerana gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, n’umutima wabo wose n’amagara yabo yose. Kandi hagize utazashakashaka Uhoraho, Imana ya Israheli, biyemeza ko uwo muntu azicwa, yaba muto cyangwa mukuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Babirahirira Uhoraho baranguruye amajwi, bakoma no mu mashyi, bavuza n’amakondera n’imyironge. Abayuda bose bishimira iyo ndahiro, kubera ko bari barahiranye umutima wabo wose kandi bakaba barashakaga Uhoraho bashyizeho umwete. Nuko Uhoraho arabiyereka maze abaha amahoro mu mpande zose. Ndetse umwami Asa avana nyina Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yakoresheje ishyano ry’ishusho ryo kubahiriza Ashera: Asa ahirika iryo shusho, araritemagura kandi aritwikira ku kagezi ka Sedironi. Ariko amasengero y’ahirengeye yo muri Israheli ntiyavanwaho. Nyamara umutima wa Asa ukomeza gutungana mu gihe cyose yabayeho. Acyura mu Ngoro y’Imana ibyo se, na we ubwe, bari bareguriye Uhoraho, ari byo feza, zahabu n’ibindi bikoresho. Ntihongeye kuba intambara kugera mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu w’ingoma ya Asa. Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda kandi yubaka Rama arayikomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda. Asa afata feza na zahabu mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu wo mu ngoro y’umwami, abyoherereza Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, wari i Damasi. Amutumaho agira ati «Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Dore nkoherereje feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.» Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa, nuko yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abelimayimu n’iyindi migi yose y’ububiko yo muri Nefutali. Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka kubaka Rama, ahagarika imirimo ye. Nuko umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye n’ibiti Bayesha yubakishaga; nuko babyubakisha Geba na Misipa. Muri icyo gihe Hanani w’umushishozi asanga Asa umwami wa Yuda, aramubwira ati «Kubera ko wishingikirije umwami wa Aramu, ntube wishingikirije Uhoraho Imana yawe, ingabo z’umwami wa Aramu zizagucika. Nta bwo se Abakushi n’Abalibiya bari ingabo zitabarika, bafite n’amagare n’abagendera ku mafarasi benshi cyane? Nyamara Uhoraho wari wishingikirije, yarabakugabije, kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.» Asa arakarira umushishozi aramufunga, kuko yari ababajwe n’ayo magambo. Muri icyo gihe Asa arenganya abantu benshi muri rubanda. Ibigwi bya Asa, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Gitabo cy’abami ba Yuda na Israheli. Asa afatwa n’indwara mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ye; yarwaye indwara ikomeye y’amaguru. Ndetse mu burwayi bwe ntiyita ku Uhoraho, ahubwo ku bavuzi. Asa aratanga asanga ba sekuruza be, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ye. Bashyingura umurambo we mu mva yicukuriye mu Murwa wa Dawudi. Bamurambika ku buriri bwuzuye imibavu n’indi miti ihebuje ihumura neza, hanyuma imbere y’ubwo buriri bahacana umuriro waka cyane. Yozafati mwene Asa azungura se ku ngoma. Agwiza amaboko, ntiyongera gutinya Abayisraheli. Mu migi yose ikomeye y’Abayuda ahashyira ingabo kandi ashyira n’abategetsi mu gihugu cyose cya Yuda no mu migi ya Efurayimu yari yarigaruriwe na se Asa. Uhoraho abana na Yozafati kuko yakurikizaga inzira se yabanje kugenderamo, kandi ntiyita kuri za Behali. Ahubwo yita ku Uhoraho Imana ya se, agendera mu mategeko ye adakurikije imigenzereze y’Abayisraheli. Uhoraho amukomereza ubwami kandi Abayuda bose batura Yozafati amaturo, ku buryo yagize ubukungu bwinshi n’icyubahiro. Umutima we warushagaho kugendera mu nzira z’Uhoraho ku buryo yashenye muri Yuda amasengero y’ ahirengeye n’inkingi zeguriwe Ashera. Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye yohereza ibyegera bye, Benihayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli, na Mikayahu, ngo bajye kwigisha mu migi ya Yuda. Bajyanye n’abalevi Shemayahu, Netaniyahu, Zebadiyahu, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniyahu, Tobiyahu na Tobadoniya. Bajyanye kandi n’abaherezabitambo Elishama na Yehoramu. Bigisha muri Yuda bifashishije igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho. Bazenguruka imigi yose y’Abayuda bigisha abantu. Abami bose b’ibihugu bikikije igihugu cya Yuda baterwa ubwoba n’Uhoraho, bituma hatagira n’umwe utinyuka kurwanya Yozafati. Abafilisiti bahaga Yozafati amaturo, feza n’imisoro. Ndetse n’Abarabu bamutura amatungo ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’intama n’ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’ihene. Yozafati agenda arushaho gukomera, yubaka ibigo n’imigi y’ububiko muri Yuda, maze ayihunikamo imyaka myinshi, kandi i Yeruzalemu ahakoranyiriza abagabo benshi b’intwari ku rugamba. Dore uko babaruwe hakurikijwe amazu yabo: Mu Bayuda abatware b’ibihumbi ni: Aduna wayoboraga abagabo b’intwari ibihumbi magana atatu, Yehohanani wayoboraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani, na Amasiya mwene Zikuri wishakiye ku bwe gukorera Uhoraho, akayobora abagabo b’intwari ibihumbi magana abiri. Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari wayoboraga abagabo ibihumbi magana abiri barasanisha imiheto kandi bafite ingabo, hakaba na Yehozabadi wayoboraga abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani bakereye intambara. Abo ni bo bakoreraga umwami, hatabariwemo abo umwami yari yarashyize mu migi yose ikomeye yo muri Yuda. Yozafati agira ubukungu bwinshi n’ikuzo, nuko aba bamwana wa Akabu. Hashize imyaka mike aramanuka asanga Akabu i Samariya. Kugira ngo amwakire, we n’abantu bari kumwe, Akabu amubagira amatungo magufi n’amaremare menshi, nuko amwemeza ko bazamuka bagatera Ramoti y’i Gilihadi. Akabu, umwami w’Abayisraheli, abaza Yozafati, umwami w’Abayuda, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Aramusubiza ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, tuzatabarana mu ntambara.» Yozafati yongera kubwira umwami wa Israheli, ati «Banza ugishe inama Uhoraho.» Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere, Imana yahagabije umwami». Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?» Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramubwira ati «Mwami, wivuga utyo!» Umwami wa Israheli ahamagara umwe mu byegera bye, amutegeka agira ati «Ihute, uzane Mikayehu mwene Yimila!» Umwami w’Abayisraheli n’umwami w’Abayuda bari ku karubanda ku irembo rya Samariya, bambaye imyambaro yabo ya cyami, bicaye ku ntebe zabo za cyami, buri wese ku ye. Abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza ubwo bashira.» Nuko abahanuzi bose bahanura batyo, bagira bati «Tabara, utere Ramoti y’i Gilihadi, uzatsinda! Uhoraho azayigabiza umwami.» Intumwa yari yagiye guhamagara Mikayehu iramubwira iti «Dore abahanuzi bose bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ntuze kunyuranya na bo, uhanure ibyiza!» Mikayehu aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho, icyo Imana yanjye imbwira, ni cyo mvuga!» Ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati «Mikayehu, dutere Ramoti y’i Gilihadi cyangwa se turorere?» Aramusubiza ati «Nimugende, muzatsinda, barabagabijwe!» Umwami aramubwira ati «Nzagusaba na ryari kugira ngo umbwire ukuri konyine mu izina ry’Uhoraho?» Mikayehu aramusubiza ati «Nabonye Israheli yose itataniye ku misozi, nk’intama zitagira umushumba. Uhoraho aravuga ati ’Bariya bantu ntibakigira ubategeka: buri muntu wese nasubire iwe mu mahoro!’» Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Nta bwo nakubwiye ko atampanurira ibyiza, ahubwo ari ibibi?» Mikayehu aravuga ati «Noneho umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso. Uhoraho arabaza ati ’Ni nde uzashukashuka Akabu ngo azamuke atere Ramoti y’i Gilihadi, maze agweyo?’ Imwe igasubiza ibyayo, indi na yo ibyayo. Nuko haza ingabo imwe ihagarara imbere y’Uhoraho, iravuga iti ’Jyewe nzamushuka.’ Uhoraho arayibaza ati ’Uzabigenza ute?’ Iramusubiza iti ’Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uhoraho arayibwira ati ’Uzamushukashuke kandi uzabishobora; genda ugenze utyo!’ Niba rero Uhoraho yashyize umwuka w’ikinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe, ni uko na we ubwe yakuvuzeho ibyago.» Sidikiyahu mwene Kanahana yigira hafi, akubita Mikayehu urushyi; avuga ati «Umwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ngo uze kuvugisha wowe?» Mikayehu aramusubiza ati «Uzabimenya umunsi uzajya uva mu nzu ujya mu yindi ushaka aho wihisha.» Umwami wa Israheli aravuga ati «Nimufate Mikayehu, mumushyire Amoni, umutware w’umurwa, na Yowashi, umwana w’umwami; maze mubabwire muti ’Umwami aravuze ngo: Nimushyire uyu muntu mu buroko, mujye mumuha umugati n’amazi by’intica ntikize, kugeza ubwo nzatabaruka amahoro’» Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.» Umwami wa Israheli na Yozafati, umwami wa Yuda, barikora batera i Ramoti y’i Gilihadi. Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Ngiye kwiyoberanya maze njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.» Umwami wa Israheli ariyoberanya, ajya ku rugamba. Umwami w’Abaramu yari yategetse abatware be b’amagare, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.» Nuko abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Ni we mwami wa Israheli nta kabuza.» Baramutangatanga bagira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho aramutabara, nuko Imana irabamukiza. Maze abatware b’amagare babonye ko atari we mwami wa Israheli, bareka kumukurikirana. Icyakora umuntu umwe afora umuheto we, apfa kurasa maze ahamya umwami wa Israheli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira uwayoboraga igare rye, ati «Hindukiza igare unkure ku rugamba, kuko maze gukomereka.» Uwo munsi intambara irushaho gukomera, bituma umwami wa Israheli yirirwa ahagaze mu igare rye ahateganye n’Abaramu, nuko izuba rigiye kurenga, aratanga. Yozafati, umwami wa Yuda, asubira iwe amahoro i Yeruzalemu. Yehu mwene Hanani umushishozi aramusanganira, maze abaza umwami Yozafati ati «Mbese byari ngombwa gufasha umugome ukaba wakunda abanzi b’Uhoraho? Ngicyo igitumye Uhoraho akurakarira. Nyamara ariko mu byo wakoze harimo bimwe byiza, kuko watwitse inkingi za Ashera zikava mu gihugu kandi ukihatira cyane gushakashaka Uhoraho.» Yozafati amara iminsi i Yeruzalemu. Hanyuma yongera kuzenguruka muri rubanda uhereye i Berisheba kugera ku musozi wa Efurayimu, maze imbaga yose ayigarurira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Ashyiraho n’abacamanza mu gihugu, mu migi yose ikomeye ya Yuda, mbese muri buri mugi. Abwira abo bacamanza, ati «Muritondere umurimo wanyu, kuko atari abantu bawubashinze, ahubwo ni Uhoraho ubwe, kandi azaba ari kumwe namwe igihe cyose muzaba muca imanza. None rero nimuhorane igitinyiro cy’Uhoraho! Muramenye ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu ari indahemuka, intabera kandi ntashukishwa amaturo!» I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu balevi, mu baherezabitambo no mu batware b’amazu ya Israheli, kugira ngo bahacire imanza mu izina ry’Uhoraho kandi barenganure abaturage b’i Yeruzalemu. Nuko abaha amategeko, agira ati «Dore uko muzakora umurimo wanyu mubifitemo igitinyiro cy’Uhoraho n’umutima uzira ubuhemu n’uburyarya: buri gihe abavandimwe banyu batuye mu migi yabo bazabasanga, baregana ubwicanyi cyangwa bafite impaka izo ari zo zose mu byerekeye amategeko, amabwiriza, amateka cyangwa umuco, muzabanze mubaburire kugira ngo batazacumura kuri Uhoraho maze na we akabarakarira, mwebwe n’abavandimwe banyu. Nimugenza mutyo, ntimuzacumura. Dore kandi, umuherezabitambo mukuru Amariyahu azabayobore mu manza zose zerekeye Uhoraho, naho Zebadiyahu mwene Yishumaheli, umutware w’umuryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye umwami byose; abalevi bazababere abanditsi bo mu nkiko. Nimukomere kandi mukore, kuko Uhoraho ahorana n’abakora neza!» Nyuma y’ibyo, Abamowabu n’Abahamoni bahagurukana n’Abamawoni, bajya gutera Yozafati. Babimenyesha Yozafati, bavuga bati «Hari igitero kinini kije kukurwanya giturutse muri Edomu hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasesoni Tamari, ari yo Eni‐Gadi.» Yozafati ashya ubwoba, yiyemeza kugisha inama Uhoraho kandi ategeka Abayuda bose ko basiba kurya. Nuko Abayuda barakorana kugira ngo bambaze Uhoraho; ndetse n’abaturutse mu migi ya kure na bo baza gutabaza Uhoraho. Yozafati ahagararana n’ikoraniro ry’Abayuda, i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, imbere y’urugo rushya, maze aravuga ati «Uhoraho, Mana y’abasokuruza bacu, mbese si wowe Mana yo mu ijuru kandi ukanategeka abami bose b’amahanga? Byose ubigengana imbaraga n’ububasha kandi nta n’umwe ushobora kukwigezaho. None se, Mana yacu, si wowe wambuye iki gihugu abari bagituye ubigirira umuryango wawe Israheli, ukakigabira abakomoka ku ncuti yawe Abrahamu, ngo bazakibemo ubuziraherezo? Bagituyemo kandi bakikubakiramo Ingoro ikwiye izina ryawe, bavuga bati ’Nihagira icyago kitugwirira, cyaba intambara, igihano, icyorezo cyangwa amapfa, tugahagarara imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe kuko izina ryawe riyirimo, maze tukagutakambira mu kababaro kacu, nawe uzatwumve udukize.’ None ubu Abahamoni, Abamowabu n’Abanyedomu baraduteye. Nyamara igihe abasokuruza bacu bari bavuye mu Misiri, ntiwigeze ubemerera ko banyura mu bihugu byabo, ahubwo wabanyujije indi nzira, ugira ngo iyo miryango batayitsemba. Inyiturano yabo ibaye gushyira hamwe ngo batwirukane mu butaka wowe watwihereye! Mbese, Mana yacu, ntuzaturenganura? Twebwe ntidushobora kurwanya ziriya ngabo uko zingana kuriya kandi twabuze uko twabigenza. Rero ni wowe duhanze amaso.» Abayuda bose bari bahagaze imbere y’Uhoraho, ndetse n’abana, abagore n’abahungu babo. Nuko igihe bagiteraniye aho umwuka w’Uhoraho uza kuri Yahaziyeli, mwene Zekariyahu, mwene Benaya, Yeweli, mwene Mataniya, wari umulevi wo muri bene Asafu. Aravuga ati «Mutege amatwi mwese, muryango w’Abayuda, baturage b’i Yeruzalemu, nawe Mwami Yozafati! Uhoraho aravuze ngo: Mwitinya kandi ntimukurwe imitima na ziriya ngabo zitabarika, kuko atari mwe muzarwana iyi ntambara, ahubwo ni Uhoraho. Ejo muzamanuke mubatere. Bo bazaterera ku muzamuko w’i Shishi kandi muzabasanga aho ikibaya giherera, hateganye n’ubutayu bwa Yeruweli. Ntimuzaharwanire, ahubwo nimuhagera muzahahagarare maze mwirebere uko Uhoraho azabatsindira intambara. Mwitinya kandi mwikuka umutima, yemwe Bayuda n’ab’i Yeruzalemu! Ejo muzahabasange, Uhoraho azaba ari kumwe namwe.» Yozafati arunama akoza uruhanga ku butaka; Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu bikubita imbere y’Uhoraho, bamuramya. Abalevi bo mu cyiciro cy’Abakehati n’abo mu cyiciro cy’Abakore bahagurukira guhimbaza Uhoraho, Imana ya Israheli, mu ijwi riranguruye. Bukeye, abantu bazinduka kare, basohoka bajya mu butayu bwa Tekowa. Bagiye kugenda, Yozafati arahaguruka, arababwira ati «Nimunyumve, Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzabaho! Nimwizera abahanuzi be muzatsinda!» Amaze kumvikana na rubanda, ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y’ingabo, bambaye imyambaro mitagatifu, nuko bagasingiza Uhoraho, bavuga bati «Nimusingize Uhoraho kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!» Mu gihe bagitangira ibyo bisingizo byabo, Uhoraho ateza umwiryane Abahamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi wa Seyiri bari baje gutera Yuda, basubiranamo bararwana. Abahamoni n’Abamowabu bahindukirana abaturage bo ku musozi wa Seyiri, ngo babarimbure kandi babatsembe. Bamaze kwica abaturage b’i Seyiri basubiranamo ubwabo, bararimburana. Abayuda bageze ku kanunga ahareba mu butayu, baritegereza, babona ingabo zose ari imirambo irambaraye hasi nta n’umwe warokotse. Yozafati n’abantu be bazanwa no kunyaga, bahasanga amatungo menshi, imyambaro n’ibindi bintu by’agaciro. Iminyago yari ihari yari myinshi cyane, ku buryo bahamaze iminsi itatu, na bwo ntibabimaraho. Ku munsi wa kane bateranira mu kibaya kugira ngo bashimire Uhoraho; ni cyo cyatumye aho hantu bahita «ikibaya cy’Umugisha» kugeza n’ubu. Hanyuma Abayuda bose, hamwe n’abantu b’i Yeruzalemu na Yozafati wabagendaga imbere, basubira i Yeruzalemu bishimye kuko Uhoraho yari yabahaye umugisha, abakiza abanzi babo. Binjira i Yeruzalemu bacuranga inanga, bavuza n’amakondera, bagera mu Ngoro y’Uhoraho. Abami bose b’ibihugu bamaze kumva ko Uhoraho yarwanyije abanzi b’Abayisraheli, batinya Imana. Ku ngoma ya Yozafati habayeho ituze kandi Imana ye imuha amahoro mu mpande zose. Yozafati mwene Asa yabaye umwami wa Yuda; yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’itatu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba, akaba umukobwa wa Shilihi. Yakurikije ingero za se Asa mu gukora ibitunganiye Uhoraho, ntiyaziteshukaho. Nyamara amasengero y’ahirengeye ntiyavanwaho, kandi umutima wa rubanda wari utarimenyereza gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Ibindi bigwi bya Yozafati, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli. Nyuma y’ibyo, Yozafati umwami wa Yuda yifatanya na Okoziya umwami wa Israheli wari ufite imyifatire mibi. Yifatanya na we kugira ngo babaze amato yo kujya i Tarishishi, bayakorera i Esiyoni‐Geberi. Eliyezeri mwene Dodawahu w’i Maresha, ahanurira Yozafati, agira ati «Kubera ko wifatanyije na Okoziya, Uhoraho ntagushyigikiye mu migambi yawe.» Nuko amato ameneka adashoboye kujya i Tarishishi. Yozafati aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma. Yoramu yari afite abavandimwe batandatu bene Yozafati, ari bo Azariya, Yehiyeli, Zekariyahu, Azariyahu, Mikayeli na Shefatiyahu. Abo bose bari bene Yozafati, umwami wa Israheli. Se yari yarabahaye feza na zahabu nyinshi, n’ibintu byinshi by’agaciro, ndetse abaha n’imigi ikomeye muri Yuda, ariko ubwami abuha Yoramu kuko yari imfura ye. Yoramu amaze guhabwa ubwami bwa se no gukomera ku ngoma, yahise yicisha inkota abavandimwe be bose, ndetse na bamwe mu batware b’Abayisraheli. Yoramu yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, kandi amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakurikije ingeso mbi z’abami ba Israheli, nk’uko abo mu nzu ya Akabu babigenje, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. Nyamara Uhoraho ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawudi kubera isezerano yagiranye na Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu. Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami. Yoramu ajyayo ari kumwe n’abatware be n’amagare ye yose. Abyutse mu gicuku atsinda Abanyedomu bari bamugose, we n’abatware be b’amagare. Nyamara Abanyedomu bakomeje kugomera Abayuda kugeza n’ubu. Icyo gihe kandi ni bwo na Libuna yamugomeye, kuko yari yarataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza be. Ndetse yubaka n’amasengero y’ahirengeye mu migi ya Yuda, akururira abaturage b’i Yeruzalemu ubusambanyi kandi agusha Abayuda mu ngeso mbi. Umuhanuzi Eliya amwandikira, agira ati «Uhoraho, Imana ya so Dawudi aravuze ngo: Kubera ko utagendeye mu nzira za so Yozafati n’iza Asa, umwami wa Yuda, ahubwo ukaba waragendeye mu nzira z’abami ba Israheli kandi ukaba warakururiye Abayuda n’abatware b’i Yeruzalemu ubusambanyi, nk’uko ab’inzu ya Akabu babigenje, ndetse ukaba warishe abavandimwe bawe bo mu nzu ya so, n’ubwo bakurushaga umutima, dore Uhoraho agiye guteza ibyago mu bantu bawe, mu bana bawe no mu bagore bawe, maze akunyage n’ibintu byawe byose. Kandi nawe ubwawe uzafatwa n’indwara zikomeye, uzarwara mu mara urusheho kumererwa nabi kugeza ubwo uzazana amagara.» Nuko Uhoraho ahagurutsa Abafilisiti n’Abarabu baturanye n’Abakushi kugira ngo batere Yoramu. Batera Yuda barahinjira, maze banyaga ibintu byose byo mu ngoro y’umwami, ndetse n’abahungu be n’abagore be, ntiyagira umuhungu asigarana uretse Okoziya w’umuhererezi. Nyuma y’ibyo byose, Uhoraho amuteza indwara itavurwa yo mu mara. Hashira iminsi maze bigeze mu mpera z’umwaka wa kabiri azana amagara, bituma apfa yibutse amagara. Abantu be ntibamucanira umuriro nk’uko bawucaniraga abasekuruza be. Yoramu yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse kandi amara imyaka munani ku ngoma i Yeruzalemu. Aratanga ntibamuririra, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami. Abaturage b’i Yeruzalemu bimika Okoziya umuhungu wa Yoramu w’umuhererezi kugira ngo amuzungure ku ngoma, kuko bakuru be bose bari barishwe na cya gitero cy’ingabo cyazanye n’Abarabu bateye ingando. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aba ari we uba umwami. Okoziya yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, akaba umukobwa wa Omari. Na we yakurikije ingeso z’abo mu muryango wa Akabu, kuko nyina yamugiraga inama mbi. Akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho nk’uko byakorwaga n’abo mu muryango wa Akabu, kuko abo bantu ari bo babaye abajyanama be se amaze gupfa, bakamukururira ibyago. Ndetse muri uko kumvira inama zabo ni bwo yajyanye na Yoramu, umwami wa Israheli, mwene Akabu, bajya i Ramoti y’i Gilihadi kurwana na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Ariko Abaramu bakomeretsa Yoramu, agaruka i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yaterewe i Ramoti igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu wari warakomeretse. Uko gusura Yoramu, Uhoraho yaragushatse ngo kubere Okoziya impamvu yo kurimburwa. Akigerayo yamanukanye na Yoramu bajya gutera Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yari yarimikishije amavuta kugira ngo azarimbure umuryango wa Akabu. Nuko mu gihe Yehu akirangiza urwo rubanza Uhoraho yaciriye umuryango wa Akabu, ahura n’abatware b’Abayuda n’abana b’abavandimwe ba Okoziya, na bo arabica bose. Ashakisha Okoziya, bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamushyira Yehu, aramwica. Baramuhamba kuko bavugaga bati «Ni mwene Yozafati washakaga Uhoraho n’umutima we wose!» Nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Okoziya washoboye kumusimbura ku ngoma. Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umuhungu we apfuye, yiyemeza kwicisha abakomoka bose mu muryango w’umwami wa Yuda. Ariko Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abashyira mu nzu bararagamo. Bityo Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, wari umugore w’umuherezabitambo Yehoyada akaba na mushiki wa Okoziya, aba amuhishe Ataliya, ntiyamubona ngo amwice. Umwana ahagumana na bo imyaka itandatu, ahishe mu Ngoro y’Imana; icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu. Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada yiyemeza gukoranya abatware b’abasirikare, ari bo Azariyahu mwene Yerohamu, Yishumaheli mwene Yehohanani, Azariyahu mwene Obedi, Maseyahu mwene Adayahu, na Elishafati mwene Zikuri, kugira ngo bagirane isezerano. Bazenguruka igihugu cya Yuda kandi bakoranya abalevi bo mu migi yose ya Yuda, hamwe n’abatware b’amazu y’Abayisraheli, hanyuma basubirana na bo i Yeruzalemu. Ikoraniro ryose rigirana isezerano n’umwami mu Ngoro y’Imana. Nuko Yehoyada arababwira ati «Nguyu umwana w’umwami! Agomba kwima ingoma nk’uko Uhoraho yabivuze ku byerekeye bene Dawudi. Dore ibyo mugiye gukora: kimwe cya gatatu cyanyu, abaherezabitambo n’abalevi mushinzwe imirimo yo ku isabato, muzacunga amarembo; ikindi kimwe cya gatatu kizarinda ingoro y’umwami, n’icya gatatu gisigaye kizabe ku irembo ry’urufatiro; naho rubanda rwose, bo bazaba mu bikari by’Ingoro y’Uhoraho. Ntihazagire umuntu winjira mu Ngoro y’Uhoraho uretse abaherezabitambo n’abalevi bari ku kazi; bo bazashobora kuyinjiramo kuko batagatifujwe; naho abandi bose bazubahiriza itegeko ry’Uhoraho ribibabuza. Abalevi bazakikiza umwami, buri wese afite intwaro mu ntoki; uzashaka kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.» Abalevi n’Abayuda bose bubahiriza ibyo bategetswe n’umuherezabitambo Yehoyada byose. Buri wese afata abantu be, ari abashinzwe imirimo yo ku isabato, ari n’abayivaho, kuko umuherezabitambo Yehoyada nta cyiciro yari yarasezereye. Hanyuma Yehoyada aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo nini n’intoya umwami Dawudi yari yarabitse mu Ngoro y’Imana. Ashyiraho abantu bose bo gukikiza umwami, buri wese afite intwaro mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro y’Uhoraho kugera ku urw’ibumoso, imbere y’urutambiro n’imbere y’Ingoro, kugira ngo baze gukikiza umwami. Nuko basohora umwana w’umwami, bamwambika ikamba ry’ubwami n’ibindi biburanga maze baramwimika. Yehoyada n’abahungu be bamusiga amavuta biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!» Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga kandi basingiza umwami, agenda abasanga aho bari mu Ngoro y’Uhoraho. Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi yo ku rwinjiriro; abona abatware n’abavuza amakondera bari iruhande rw’umwami, ndetse n’abantu bose bishimye kandi bavuza amakondera, naho abaririmbyi bacuranga ibyuma byabo kandi bayobora indirimbo zo gushimira. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!» Umuherezabitambo Yehoyada ategeka abatware b’abasirikare bafite intwaro, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati muri rubanda! Kandi nihagira umukurikira yicishwe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yaravuze ati «Ntimumwicire mu Ngoro y’Uhoraho.» Bafata Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami, bamutsinda aho. Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho. Nuko imbaga yose y’abantu ijya ku ngoro ya Behali, barayisenya, bamenagura intambiro ze n’amashusho ye, na Mataniya, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’intambiro. Hanyuma Ingoro y’Uhoraho, Yehoyada ayirindisha abaherezabitambo n’abalevi. Koko kandi, ni bo Dawudi yari yarashinze gutunganya imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bajye bahaturira ibitambo bitwikwa bishimye, kandi baharirimbire bakurikije ibyanditswe mu mategeko ya Musa, n’ibyo Dawudi yababwirije. Yehoyada ashyira abarinzi ku marembo y’Ingoro y’Uhoraho kugira ngo hatazagira uyinjiramo atisukuye. Afata abatware b’abasirikare, abanyacyubahiro n’abategekaga rubanda, n’abaturage bose, nuko bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, binjira mu ngoro y’umwami banyuze mu irembo rikuru, maze bamwicaza ku ntebe y’ubwami. Abantu bose baranezerwa kandi umurwa uguma mu ituze. Ataliya we bari bamwicishije inkota. Yowasi yimitswe amaze imyaka irindwi avutse, kandi amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba. Yowasi akora ibitunganiye Uhoraho mu gihe cyose umuherezabitambo Yehoyada yari akiriho. Yehoyada ashyingira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n’abakobwa. Nyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana Ingoro y’Uhoraho. Akoranya abaherezabitambo n’abalevi, arababwira ati «Mujye mu migi yose yo muri Yuda, mwake Abayisraheli bose feza yo kuzajya musana Ingoro y’Imana yanyu uko umwaka utashye, kandi muzabigire vuba!» Ariko abalevi ntibabigira vuba. Umwami atumira umuherezabitambo Yehoyada, aramubaza ati «Kuki utategetse abalevi ngo bake Abayuda n’abaturage b’i Yeruzalemu umusoro ugenewe Ihema ry’ibonaniro, Musa, umugaragu w’Imana, n’ikoraniro ry’Abayisraheli bari bariyemeje gutanga? Kuko Ataliya, wa mugome, n’abahungu be bangije Ingoro y’Imana, ndetse n’ibintu byose byeguriwe Ingoro y’Uhoraho bakabitura Behali.» Umwami ategeka ko babaza isanduku bakayishyira imbere y’irembo ry’Ingoro y’Uhoraho. Nuko bagatangaza muri Yuda n’i Yeruzalemu ko bagomba kuzanira Uhoraho umusoro Musa, umugaragu w’Imana, yategetse Abayisraheli bari mu butayu. Abatware n’abantu bose barishima, bazana feza bayishyira mu isanduku kugeza ubwo bayuzuza. Iyo igihe cyabaga kigeze, iyo sanduku abalevi barayizanaga bakayishyikiriza abagenzuzi b’umwami. Naho bo, iyo basangaga irimo feza nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umufasha w’umuherezabitambo mukuru barazaga; feza yose bakayimaramo, hanyuma ya sanduku bakayijyana bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi, nuko babona feza nyinshi. Umwami na Yehoyada baziha abakoreshaga imirimo yo ku Ngoro y’Uhoraho, kimwe n’abacuraga ibyuma n’imiringa bagira ngo basane Ingoro y’Uhoraho. Abo bakozi barakora, umurimo urabatunganira; nuko Ingoro y’Imana isubira uko yari imeze, barayikomeza. Barangije bazanira umwami na Yehoyada feza zari zisigaye, nuko baziguramo ibikoresho bigenewe Ingoro y’Uhoraho, ari na byo bifashishaga mu gutura ibitambo bitwikwa, banaziguramo inzabya n’ibindi bikozwe muri zahabu na feza. Nuko bakajya baturira ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho ubutitsa, mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho. Yehoyada arasaza, agera mu zabukuru, hanyuma arapfa; yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse. Bamushyingura mu Murwa wa Dawudi hamwe n’abami, kuko yari yarakoreye neza Abayisraheli, akubaha Imana n’Ingoro y’Uhoraho. Nyuma y’urupfu rwa Yehoyada, abatware b’Abayuda baraza baramya umwami, na we arabumva. Batererana Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, maze baramya inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo. Icyo gicumuro gituma Uhoraho arakarira Abayuda na Yeruzalemu. Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi. Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada, umuherezabitambo Zekariya ahagarara imbere ya rubanda, arababwira ati «Imana iravuze ngo: Ni iki cyatumye muca ku mategeko y’Uhoraho kandi mubona nta cyo bibagezaho? Kubera ko mwirengagije Uhoraho, na we arabatereranye!» Uwo muhanuzi baramugambanira, bamuterera amabuye ku muharuro w’Ingoro y’Uhoraho, babitegetswe n’umwami. Umwami Yowasi yirengagiza atyo ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umuhungu we! Mu isamba rye, Zekariya aravuga ati «Uhoraho nabirebe kandi azabikuryoze!» Umwaka utashye, ingabo z’Abaramu zizamuka gutera Yowasi. Nuko zigera muri Yuda n’i Yeruzalemu, zica abatware bose ba rubanda, maze zoherereza umwami w’i Damasi iminyago yose. N’ubwo ingabo z’Abaramu zari nke, Uhoraho azigabiza abazirushaga ubwinshi kuko bari baratereranye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Naho Yowasi, ingabo z’Abaramu zimugirira nkana, zimusiga ameze nabi cyane. Abagaragu be baramugambanira kubera amaraso y’umuhungu w’umuherezabitambo Yehoyada yavushije, maze bamwicira ku buriri bwe. Amaze gutanga, umurambo we bawushyingura mu Murwa wa Dawudi ariko atari mu mva z’abami. Abamugambaniye ni aba: ni Zabadi mwene Shimeyati w’Umuhamoni, na Yehozabadi mwene Shimirita w’Umumowabukazi. Abana be, ibyo abahanuzi benshi bamwihanangirijeho, ibyerekeye isanwa ry’Ingoro y’Uhoraho, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami. Nuko Umuhungu we Amasiya amuzungura ku ngoma. Amasiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehodana w’i Yeruzalemu. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, n’ubwo atamugaragiye n’umutima we wose. Ubwami bwe bumaze gukomera, yahoye ba bagaragu be bari barishe se, umwami Yowasi. Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amateka ya Musa, aho Uhoraho yatanze iri tegeko, agira ati «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo, ahubwo buri wese azazira icyaha yakoze ku giti cye.» Amasiya akoranya Abayuda, maze akurikije amazu ya Yuda n’aya Benyamini, ashyiraho abatware bategekaga igihumbi n’ab’ijana. Abarura abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abari bayirengeje, abona abantu ibihumbi magana atatu b’intwari bashobora kujya ku rugamba bitwaje amacumu n’ingabo. Byongeye yumvikana n’abagabo b’intwari bo muri Israheli ibihumbi ijana, abaha amatalenta ijana ya feza kugira ngo bajye bamurwanirira. Ariko umuntu w’Imana aza kumubwira, ati «Mwami, ntuzajyane na ziriya ngabo z’Abayisraheli, kuko Uhoraho atari kumwe na bo, ntanabe kumwe na bene Efurayimu bose! Koko rero, nimujyana, n’ubwo warwana ushyizeho umwete, Imana izakwambura imbaraga imbere y’abanzi bawe, kuko Imana ari yo ifite imbaraga zo gutabara no gutsinda.» Amasiya abaza umuntu w’Imana, ati «Bigende bite kuri ya matalenta ijana nahaye ingabo z’Abayisraheli?» Umuntu w’Imana arasubiza ati «Uhoraho afite ibyo yaguha biruta ibyo!» Nuko Amasiya asezerera ingabo zari zaturutse muri Efurayimu ngo zisubirire iwabo. Ariko abo bantu barakarira cyane Abayuda, basubira iwabo barakaye cyane. Amasiya amaze gukomera bihagije, ajyana abantu be mu kibaya cy’Umunyu maze aharwanira n’abagabo ibihumbi cumi bo muri bene Seyiri arabatsinda. Abayuda bafata mpiri abagabo ibihumbi cumi, babajyana hejuru y’urutare, maze babamanurana ingufu ku rutare, bose baravunagurika. Naho za ngabo za Amasiya yabujije gutabarana na we, zo zitera imigi ya Yuda kuva i Samariya kugera i Betihoroni, ziyicamo abagabo ibihumbi bitatu maze zitwara iminyago myinshi cyane. Amasiya atabarutse amaze gutsinda Abanyedomu, agarura ibigirwamana bya bene Seyiri, abigira imana ze, arabiramya kandi abitwikira imibavu. Nuko Uhoraho arakarira Amasiya, amutumaho umuhanuzi kumubaza ati «Kuki usenga imana za bariya bantu zitashoboye kukuvana abantu bazo mu nzara?» Akimubwira ibyo, Amasiya aramuzibya ati «Mbese twigeze tugutorera kuba umujyanama w’umwami? Ceceka, niba udashaka gukubitwa!» Umuhanuzi araceceka, ariko aravuga ati «Nzi ko Imana yiyemeje kukuvanaho kuko wakoze biriya kandi ukaba utumvise inama yanjye.» Amasiya, umwami wa Yuda, yigira inama maze yohereza intumwa kuri Yowasi mwene Yowakazi, mwene Yehu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Ngwino turwane!» Yowasi, umwami wa Israheli, na we atuma kuri Amasiya, umwami wa Yuda, agira ati «Igitovu cy’i Libani cyatumye ku giti cya sederi cy’i Libani ngo ’Shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye’. Ariko inyamaswa yo mu ishyamba ry’i Libani iribata icyo gitovu. None nawe uti ’Natsinze Edomu’, bikaba biguteye kwitera hejuru! Ikuze ariko wigumire iwawe. Kuki ushaka kwihamagarira icyago uzagwamo, ukoreka n’imbaga y’Abayuda bose hamwe?» Ariko Amasiya amwima amatwi; koko rero, ibyo byari biturutse ku Mana yashakaga kubagabiza Yowasi bitewe n’uko bari bihaye kwohoka ku mana z’Abanyedomu. Yowasi, umwami wa Israheli, arazamuka, arwanira na Amasiya, umwami wa Yuda, i Betishemeshi yo muri Yuda. Abayuda baneshwa n’Abayisraheli, maze bahunga buri wese agana mu ihema rye. Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, mwene Yowasi, mwene Okoziya, umwami wa Yuda, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, kuva ku Irembo ry’Iguni, kugeza ku Irembo ry’Imfuruka, azicamo icyuho cy’imikono magana ane. Afata zahabu yose na feza, n’ibintu byose byari mu Ngoro y’Uhoraho birinzwe na Obededomu, atwara umutungo wo mu ngoro y’umwami; ndetse no mu bantu anyagamo bamwe, abatwaraho ingwate, hanyuma yisubirira i Samariya. Amasiya mwene Yowasi, umwami wa Yuda, yamaze n’indi myaka cumi n’itanu nyuma y’itanga rya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli. Ibindi bigwi bya Amasiya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Abami ba Yuda n’aba Israheli? Kuva ubwo Amasiya yari agitangira kugomera Uhoraho, i Yeruzalemu batangira kumugambanira. Nuko ahungira i Lakishi; ariko bamukurikiza abantu, barahamwicira. Umurambo we bawuhekesha amafarasi, bajya kuwushyingura hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Abayuda bose bafata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, bamwimikira kuzungura se Amasiya ku ngoma. Ni we wubatse Elati ayisubiza Abayuda, umwami amaze gutanga no gusanga abasekuru be. Hoziya yimitswe amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko se Amasiya yabigenje. Hoziya ashakashaka Imana mu gihe cyose Zekariya wamutozaga kubaha Imana yari akiriho; kandi mu gihe cyose ataretse kwizera Uhoraho, Imana yamuhaye umugisha. Atera Abafilisiti maze asenya inkike z’amabuye z’i Gati, iz’i Yabune n’iz’i Ashidodi, hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi no mu Bafilisiti. Imana iza kumutabara ubwo yarwanaga n’Abafilisiti, n’Abarabu batuye i Guribehali, n’Abamewuni. Abahamoni baha Hoziya amakoro, maze aramamara kugera ku mipaka ya Misiri, kuko yari akomeye cyane. Hoziya yubaka iminara i Yeruzalemu, ku irembo ry’Imfuruka, ku irembo ry’Ikibaya no ku ry’Iguni, kandi arayikomeza. Hanyuma yubaka iminara mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu kibaya no mu mirambi, no ku misozi akahagira abahinzi benshi bitaga ku mirima ye, ku mizabibu ye no ku biti bye by’imbuto; koko rero yakundaga iby’ubuhinzi. Hoziya yari afite ingabo nyinshi zishoboye gushoza urugamba; zari zigabanyijemo imitwe hakurikijwe umubare w’ibarura ryakozwe n’umunyamabanga Yeweli n’umutware Maseyahu; zose zategekwaga na Hananiyahu, umwe mu batware b’umwami. Abatware b’amazu y’izo ngabo z’intwari bose hamwe bari ibihumbi bibiri na magana atandatu. Ni bo bategekaga ingabo ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu z’intwari zashyigikiraga umwami ku rugamba. Muri buri ntambara, Hoziya yabateguriraga ingabo, amacumu, ingofero n’imyambaro yo mu gituza y’ibyuma, akabateganyiriza n’imiheto n’amabuye y’imihumetso. I Yeruzalemu ahakorera imashini zahimbiwe gushyirwa ku minara no ku maguni y’inkike zashoboraga kurasa imyambi n’amabuye manini. Yabaye icyamamare bigera no mu bihugu bya kure, kuko Imana yabimufashijemo bitangaje, ikamukomeza cyane. Nyamara ariko yamaze gukomera, arirata, ararengwa maze acumurira Uhoraho, Imana ye; nuko yinjira mu Ngoro y’Uhoraho ngo atwikire imibavu ku rutambiro rw’imibavu. Umuherezabitambo Azariyahu yinjira amukurikiye, aherekejwe n’abaherezabitambo b’Uhoraho mirongo inani b’intwari. Babuza umwami Hoziya, bamubwira bati «Si umurimo wawe, Hoziya, wo gutwikira imibavu Uhoraho, ahubwo ni uw’abaherezabitambo bene Aroni batagatifurijwe ayo maturo! Sohoka mu Ngoro, kuko wacumuye kandi si byo bizaguhesha agaciro imbere y’Uhoraho Imana!» Hoziya akaba yari afite icyotezo mu ntoki yosa imibavu, nuko ararakara. Ako kanya ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, abaherezabitambo babibona, akiri aho ngaho mu Ngoro y’Uhoraho, iruhande rw’urutambiro rw’imibavu. Umuherezabitambo mukuru Azariyahu n’abaherezabitambo bose baramwitegereza, nuko babona yasheshe ibibembe mu ruhanga! Bahita bamwirukana aho ngaho, na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye. Umwami Hoziya akomeza kubemba kugeza ubwo atanze. Muri icyo gihe cyose yari arwaye ibibembe bamuhaye akato atura mu nzu ye ya wenyine, acibwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu. Ibindi bigwi bya Hoziya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi. Hoziya aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura hamwe na bo mu irimbi ry’abami, ariko ntibawushyira mu mva zabo kuko bavugaga bati «Ni umubembe!» Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma. Yotamu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha akaba umukobwa wa Sadoki. Yakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko se Hoziya yabigenje. Icyakora ntiyigeze yinjira mu Ngoro y’Uhoraho, kandi abantu bakomeje imigenzereze yabo mibi. Ni we wubatse Irembo Rikuru ry’Ingoro y’Uhoraho, akomeza n’inkike za Ofeli. Yubatse imigi mu misozi ya Yuda, yubaka ibigo n’iminara mu mashyamba. Ni we warwanyije umwami w’Abahamoni aramutsinda; uwo mwaka Abahamoni bamutura amatalenta ijana ya feza, ibigega ibihumbi cumi by’ingano, n’ibindi bihumbi cumi bya za bushoki. No mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu ni nk’ibyo bamutuye. Yotamu arakomera cyane, kuko yagenderaga mu nzira zitunganiye Uhoraho, Imana ye. Ibindi bigwi bya Yotamu, intambara yarwanye n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli n’aba Yuda. Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse kandi amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yotamu aratanga asanga abasekuruza be; umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Akhazi amuzungura ku ngoma. Akhazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko sekuruza Dawudi yabikoze. Ahubwo yakurikije inzira mbi z’abami ba Israheli, ndetse acurisha amashusho yo kubahiriza za Behali. We ubwe yatwikiye imibavu mu kibaya cya Bene‐Hinomi kandi atwika n’abahungu be ho igitambo akurikije amahano y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. Aturira ibitambo kandi atwikira imibavu mu masengero y’ahirengeye, ku misozi, no mu nsi y’igiti cyose kibisi. Uhoraho, Imana ye, amugabiza umwami w’Abaramu, baramunesha, bamunyaga abantu benshi babajyana ari imbohe i Damasi. Agabizwa kandi umwami wa Israheli, na we aramutsinda bikomeye. Peka, mwene Remaliyahu, yica mu munsi umwe Abayuda ibihumbi makumyabiri b’intwari ku rugamba, kuko bari bataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Zikuri, umugabo w’imbaraga wo muri bene Efurayimu, yica Maseyahu umwana w’umwami, na Azurikamu, umunyarugo we, na Elikana, wari wungirije umwami. Abayisraheli banyaga mu bavandimwe babo abantu ibihumbi magana abiri, barimo abagore, abahungu n’abakobwa, babanyaga n’ibindi byinshi babijyana i Samariya. Aho hari umuhanuzi w’Uhoraho witwaga Odedi. Nuko arasohoka asanganira ingabo zari zigeze i Samariya, araziburira ati «Dore Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, yarakariye Abayuda bituma ababagabiza, kandi mwabishemo benshi, murabarakarira cyane, bigera mu ijuru! None ubu murashaka ko abo Bayuda n’ab’i Yeruzalemu bababera abagaragu n’abaja! Ntimwiyumvira se ko ubu ari mwebwe mucumura kuri Uhoraho, Imana yanyu? Nimunyumvire nonaha, murekure imfungwa mwafashe mu bavandimwe banyu, kuko Uhoraho abarakariye birushijeho.» Mu batware b’Abefurayimu hahaguruka abantu bamwe, ari bo Azariyahu mwene Yehohanani, Berekiyahu mwene Meshilemoti, Yehizikiyahu mwene Shalumi na Amasa mwene Hadulayi, nuko batangira gutonganya abari bavuye mu ntambara, barababwira bati «Izo mfungwa ntimuzizane hano, kuko twaba ducumuye kuri Uhoraho! Murashaka se kongera ibyaha byacu n’amakosa yacu, kandi twarakoze ibitabarika bigatuma Uhoraho arakarira Israheli bikomeye?» Ingabo zirekura imfungwa, ndetse n’ibyo zanyaze zibirekera aho imbere y’abatware n’ikoraniro ryose. Hanyuma bashyiraho abantu bamwe kugira ngo bite ku mfungwa: bafata ku minyago; abari bambaye ubusa babaha imyambaro, n’inkweto, bose barabagaburira, babaha icyo banywa n’imiti ibavura, hanyuma baheka ku ndogobe abanyantege nke, barabajyana babageza kwa bene wabo i Yeriko, umugi w’imikindo. Hanyuma basubira i Samariya. Muri icyo gihe umwami Akhazi atuma ku mwami w’Abanyashuru ngo amutabare. Koko rero Abanyedomu bari bongeye gutera Yuda, barabanesha babajyana ari imfungwa. Abafilisiti na bo bari bateye imigi yo mu Kibaya n’iy’i Negevu ya Yuda; bayifatamo Betishemeshi, Ayaloni, Gederoti, Soko n’insisiro zayo, Timuna n’insisiro zayo, Gimuzo n’insisiro zayo, maze barahatura. Koko rero Uhoraho yacishije bugufi Abayuda kubera Akhazi, umwami wabo wabateraga gusuzugura Uhoraho, na we ubwe akamucumurira. Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, araza ariko atazanywe no gutabara Akhazi, ahubwo agira ngo amutere. Nuko Akhazi afata ku mutungo w’Ingoro y’Uhoraho, n’uwo mu ngoro y’umwami, n’uw’ibikomangoma, abyoherereza umwami w’Abanyashuru, ariko biba imfabusa. Umwami Akhazi, amaze gushoberwa, arushaho gucumura kuri Uhoraho: atura ibitambo imana z’i Damasi zari zaramunesheje, avuga ati «Kubera ko imana z’abami ba Aramu zibafashije, ni zo ngiye gutura ibitambo kugira ngo zimfashe.» Mu by’ukuri, ni zo zatumye arimburwa, we, na Israheli yose. Akhazi akoranya ibikoresho byari mu Ngoro y’Uhoraho, arabimenagura, akinga inzugi z’Ingoro y’Uhoraho, kandi yiyubakira intambiro muri Yeruzalemu yose. Muri buri mugi wa Yuda yubakamo amasengero y’ahirengeye yo gutwikira imibavu imana z’amahanga, nuko arakaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza be. Ibindi bikorwa bye n’imigirire ye yose, guhera ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Yuda na Israheli. Akhazi aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu Murwa, i Yeruzalemu, ariko ntibawushyira mu mva z’abami ba Israheli. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma. Hezekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abiya, akaba umukobwa wa Zekariyahu. Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje. Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa mbere w’ingoma ye, Hezekiya akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho, arazisana. Atumiza abaherezabitambo n’abalevi, abateraniriza ku kibuga cy’iburasirazuba, maze arababwira ati «Nimunyumve, balevi! Nimwitagatifuze nonaha kandi mutunganye Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu. Aho hantu hatagatifu nimuhakure icyitwa umwanda cyose! Koko rero abasokuruza bacu baracumuye kandi bakora ibidatunganiye Uhoraho, Imana yacu; baramwihakanye, bakura amaso yabo ku Ngoro y’Uhoraho, bayitera umugongo. Ndetse bakinze inzugi z’Ingoro, bazimya amatara, bareka gutwikira Imana ya Israheli imibavu no kuyitura ibitambo bitwikwa! Ibyo ni byo byatumye Uhoraho arakarira Abayuda n’ab’i Yeruzalemu, bakuka umutima barahahamuka, bicwa n’agahinda kandi bahabwa inkwenene, nk’uko mubyirebera n’amaso yanyu. Kubera ibyo kandi, ababyeyi bacu bicishijwe inkota, abahungu bacu n’abakobwa bacu, n’abagore bacu barafungwa! Ubu ngubu ndashaka kugirana isezerano n’Uhoraho, Imana ya Israheli, kugira ngo acubye uburakari bwe bukaze. Bana banjye, mwikomeza kuba indangare, kuko ari mwe Uhoraho yatoranyije ngo mumuhagarare imbere, ngo mujye mumukorera, mumubere abaherezabitambo kandi mumutwikire imibavu.» Dore abalevi bamwitabye: ni Mahati mwene Amasayi na Yoweli mwene Azariyahu bo mu Bakehati; Kishi mwene Abudi na Azariyahu mwene Yehaleleli bo muri bene Merari; Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa bo muri bene Gerishoni; Shimiri na Yeweli bo muri bene Elisafani; Zekariyahu na Mataniyahu bo muri bene Asafu; Yehiyeli na Shimeyi bo muri bene Hemani; Shemaya na Uziyeli bo muri bene Yedutuni. Bakoranya abavandimwe babo, maze baritagatifuza; hanyuma bajya gutunganya Ingoro y’Uhoraho, bakurikije itegeko ry’umwami n’ijambo ry’Uhoraho. Abaherezabitambo binjira imbere mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bayisukure, maze ibintu byose bifite umwanda bahasanze babijyana mu gikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Hanyuma abalevi babivanaho, bajya kubijugunya mu kabande ka Sedironi. Batangiye iryo sukura ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere; nuko ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. No gusukura imbere mu Ngoro y’Uhoraho byamaze indi minsi munani, bityo barangiza ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere. Nuko basanga umwami Hezekiya, baramubwira bati «Twatunganyije Ingoro yose, hamwe n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, ameza ashyirwaho imimuriko n’ibigendana na yo byose. Ndetse n’ibintu byose umwami Akhazi yari yarajugunye mu gihe cy’ingoma ye ubwo yacumuraga, twabisubije mu mwanya wabyo kandi turabitagatifuza. Dore biri imbere y’urutambiro rw’Uhoraho.» Bukeye mu gitondo, umwami Hezekiya akoranya abatware b’umurwa, maze arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Bazana ibimasa birindwi, amasekurume y’intama arindwi, abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, kugira ngo abiture ho igitambo cy’impongano z’ibyaha, maze asabire inzu y’umwami, Ingoro y’Uhoraho n’Abayuda bose; hanyuma ategeka abaherezabitambo bene Aroni kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho. Babaga ibimasa; abaherezabitambo bareza amaraso yabyo bayamisha ku rutambiro. Babaga amasekurume y’intama, amaraso yayo bayamisha ku rutambiro. Hanyuma bazana amasekurume imbere y’umwami n’ikoraniro, bayaramburiraho amaboko maze aturwaho igitambo cy’impongano z’ibyaha. Abaherezabitambo barayabaga, amaraso yayo bayamisha ku rutambiro bahongerera ibyaha. Nuko basabira imbabazi Abayisraheli bose, kuko umwami yari yategetse ko basabira Abayisraheli bose bagatura ibitambo bitwikwa n’ibyo guhongerera ibyaha byabo. Hezekiya ashyira abalevi mu Ngoro y’Uhoraho bafite ibyuma birangira n’inanga nk’uko byategetswe na Dawudi, akurikije ijambo ry’Uhoraho umushishozi Gadi n’umuhanuzi Natani bamugejejeho. Abalevi bamaze gufata imyanya yabo, bafite ibyuma byakozwe na Dawudi, bakurikiwe n’abaherezabitambo bafite amakondera, Hezekiya ategeka guturira ku rutambiro ibitambo bitwikwa. Bakibitwika batera indirimbo y’Uhoraho, bavuza amakondera n’ibindi byuma by’indirimbo bya Dawudi, umwami w’Abayisraheli. Ikoraniro ryose rikomeza kuramya, indirimbo zirakomeza n’amakondera aravuga, bikomeza bityo kugera ubwo ibitambo bitwikwa birangira. Barangije gutura ibitambo, umwami n’abari kumwe na we bose barunama, bararamya. Hanyuma umwami Hezekiya n’abatware bategeka abalevi gusingiza Uhoraho mu magambo ya Dawudi na Asafu w’umushishozi; nuko bamusingiza bishimye, hanyuma barapfukama bararamya. Hezekiya afata ijambo, aravuga ati «Ubwo mwiyeguriye Uhoraho, ngaho nimwegere muzane ibitambo n’amaturo y’ibisingizo mu Ngoro y’Uhoraho.» Nuko imbaga izana amaturo y’ibisingizo, ndetse abo umutima wabo ubibwirije, bazana ibitambo bitwikwa. Amatungo bazanye kugira ngo bayatureho ibitambo bitwikwa yari impfizi mirongo irindwi, amasekurume y’intama ijana, abana b’intama magana abiri, byose babitura Uhoraho ho ibitambo bitwikwa. Bongeraho n’andi matungo maremare magana atandatu n’amatungo magufi ibihumbi bitatu, bayatura ho ibitambo by’ubuhoro. Nyamara, kubera ko abaherezabitambo bari bake badashoboye kubaga ibitambo byose bitwikwa, abavandimwe babo b’abalevi barabafashije kugera ubwo birangiye, no kugera ubwo abaherezabitambo bitagatifuje. Koko rero, abalevi bari batanze abaherezabitambo kwitagatifuza. Byongeye kandi, bagombaga no gutura ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro n’amaturo aseswa ajyana n’ibitambo bitwikwa. Umurimo wo mu Ngoro y’Uhoraho uvugururwa utyo. Hezekiya n’imbaga yose bishimira ibyo Uhoraho yakoreye umuryango, kuko ibintu byikoze vuba nta gahato. Hezekiya atumira Abayisraheli bose n’Abayuda, ndetse yandikira amabaruwa Abefurayimu n’Abamanase, ngo baze mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu gutagatifuza Pasika y’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami, n’abanyacyubahiro be, n’ikoraniro ryose ry’i Yeruzalemu bemeranya gutagatifuza Pasika mu kwezi kwa kabiri. Koko rero, ntibari bashoboye kuyizihiza mu gihe cyayo gisanzwe, kuko abaherezabitambo benshi bari batarisukura n’abaturage ntibari barateraniye i Yeruzalemu. Icyo cyemezo gishimisha umwami n’ikoraniro ryose, maze muri Israheli yose, kuva i Berisheba kugera i Dani, batangaza ko baza i Yeruzalemu guhimbaza Pasika y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko abari baje mbere, uko byanditswe, bari bake. Nuko intumwa zijyana muri Israheli yose no muri Yuda amabaruwa yanditswe n’umwami n’abanyacyubahiro be, nuko zikagenda zivuga hose, nk’uko Umwami yategetse, ziti «Bayisraheli, nimugarukire Uhoraho, Imana ya Abrahamu, n’iya Izaki n’iya Israheli, na yo izabagarukira, mwebwe abavuye mu nzara z’abami b’Abanyashuru. Mwikurikiza abasokuruza banyu n’abavandimwe banyu bacumuye kuri Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, bigatuma abarimbura nk’uko mubibona. Ubu ngubu mwigamika amajosi nk’abasokuruza banyu, ahubwo nimwinjire mu Ngoro Uhoraho yihiteyemo iteka ryose, maze mukorere Uhoraho, Imana yanyu, kugira ngo abakureho amakare y’uburakari bwe. Koko rero, nimugarukira Uhoraho, abavandimwe banyu n’abana banyu bazagirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe, maze bazashobore kugaruka muri iki gihugu, kuko Uhoraho ari umunyambabazi n’umunyampuhwe, kandi ntazabatera umugongo nimumugarukira». Intumwa zikava mu mugi zijya mu wundi, zizenguruka intara zose za Efurayimu na Manase kugera i Zabuloni, ariko barabasekaga, bakabakwena. Nyamara abantu bamwe b’i Asheri, Manase, na Zabuloni, biyumvamo ikosa, bajya i Yeruzalemu. Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho. Mu kwezi kwa kabiri abantu benshi bateranira i Yeruzalemu kugira ngo bizihize iminsi mikuru y’imigati idasembuye; ryari ikoraniro rinini cyane. Nuko basenya intambiro z’ibigirwamana zari i Yeruzalemu, ndetse n’izo batwikiragaho imibavu, maze bazijugunya mu kagezi ka Sedironi. Ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri batura ibitambo bya Pasika. Abaherezabitambo n’abalevi bakozwe n’isoni baritagatifuza kandi bazana ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho. Bari bahagaze mu myanya yabo nk’uko byari umuhango wabo, kandi bakurikije itegeko rya Musa, umuntu w’Imana; nuko abaherezabitambo bakamisha amaraso bazaniwe n’abalevi. Kubera ko hari abantu benshi mu ikoraniro batitagatifuje, abalevi bagombaga kubaga amatungo ya Pasika bakayatura Uhoraho mu kigwi cy’abadatunganye bose. Koko rero abantu benshi, cyane cyane Abefurayimu, Abamanase, Abisakari n’Abazabuloni ntibari bisukuye, barya Pasika banyuranyije n’ibyanditswe. Nuko Hezekiya abasabira, agira ati «Uhoraho Mana y’abasekuruza bacu, mu bugwaneza bwawe babarira abagushakashaka n’umutima wabo bose, n’ubwo baba batitagatifuje nk’uko bitegetswe!» Uhoraho yumvira Hezekiya, maze arokora imbaga. Abayisraheli bari i Yeruzalemu bizihiza mu minsi irindwi ibirori by’imigati idasembuye bishimye cyane, naho abalevi n’abaherezabitambo basingizaga Uhoraho buri munsi, bavuza ibyuma birangira, bubahiriza Uhoraho. Amagambo ya Hezekiya anyura imitima y’abalevi bose biteguriye Uhoraho, maze bakurikirana ibirori mu gihe cy’iminsi irindwi batura ibitambo by’ubuhoro kandi bashimira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Hanyuma ikoraniro ryose ryumvikana ko bongeraho indi minsi irindwi, nuko na yo bayimara banezerewe. Koko rero, Hezekiya, umwami wa Yuda, yari yahaye ikoraniro ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi, abanyacyubahiro bariha ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi cumi. Abaherezabitambo bari bitagatifuje ari benshi cyane. Ikoraniro ryose ry’Abayuda ririshima, hamwe n’abaherezabitambo, n’abalevi, n’ikoraniro ryavuye muri Israheli, n’abaturage bavuye mu gihugu cya Israheli kandi batuye muri Yuda. I Yeruzalemu haba ibyishimo byinshi, kuko kuva ku ngoma ya Salomoni mwene Dawudi, umwami w’Abayisraheli, nta bindi nk’ibyo byigeze bibaho i Yeruzalemu. Hanyuma abaherezabitambo b’abalevi barahaguruka, basabira abantu umugisha ku Mana: amajwi yabo arumvikana kandi amasengesho yabo agera mu ijuru, aho Nyir’ubutagatifu atuye. Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo. Hezekiya ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo buri wese, akurikije icyiciro arimo, yaba umuherezabitambo cyangwa se umulevi, ajye atura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, asingiza Uhoraho, amushimira kandi amukorera imbere mu kibuga cy’Ingoro ye. Umwami yafataga ku mutungo we, akabitanga ho ituro, kugira ngo bibe ibitambo bitwikwa bya mu gitondo na nimugoroba, ibyo ku masabato, ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’iby’iminsi mikuru, nk’uko byanditswe mu itegeko ry’Uhoraho. Hanyuma ategeka abantu batuye i Yeruzalemu gutanga umugabane ugenewe abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo bakomeze kwita ku Itegeko ry’Uhoraho. Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose. Maze Abayisraheli n’Abayuda batuye mu migi ya Yuda na bo bazana icya cumi cy’amatungo maremare n’amagufi, kimwe n’icy’amaturo yeguriwe Uhoraho, Imana yabo, bakabirunda bakurikiranya ibirundo. Batangiye kubirunda mu kwezi kwa gatatu barangiza mu kwezi kwa karindwi. Hezekiya n’abanyacyubahiro baza kureba ibyo birundo maze bashimira Uhoraho n’umuryango we Israheli. Hezekiya abaza abaherezabitambo n’abalevi iby’ibyo birundo, maze Azariyahu, umuherezabitambo mukuru wo mu nzu ya Sadoki, aramusubiza ati «Kuva batangira kuzana amaturo mu Ngoro y’Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza byinshi kuko Uhoraho yahaye umugisha umuryango we, none ibyasagutse ni byo ibi birundo.» Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo mu Ngoro y’Uhoraho. Barabitunganya maze babikamo ibyatanzwe bitonze, ibya cumi n’andi maturo matagatifu. Konanyahu w’umulevi aba umurinzi wabyo, hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi wari amwungirije. Yehiyeli, Azariyahu, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Yismakiyahu, Mahati na Benayahu bari abagenzuzi bategekwa na Konanyahu hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi, nk’uko umwami Hezekiya na Azariyahu, umutegetsi w’Ingoro y’Imana, bari babigennye. Umulevi Kore mwene Yimuna, umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba, yari ashinzwe kwakira amaturo yatuwe Imana, akaba ari we uyakuramo ibigenewe Uhoraho n’icyo buri wese yabihabwamo. Yategekaga abaherezabitambo Edeni, Minyamini, Yeshuwa, Shemayahu, Amariyahu na Shekanyahu bagombaga kuguma mu migi yabo, bakagaburira abavandimwe babo, bakurikije inzego zabo nta kuvangura umukuru n’umuto. Naho abo mu gitsinagabo bari baranditswe mu bisekuruza by’abalevi bahereye ku bafite imyaka itatu n’abayirengeje, bakinjira mu Ngoro y’Uhoraho nk’uko byari ngombwa buri munsi, na bo bagahabwa umugabane wabo, bakurikije umurimo wabo n’icyiciro barimo. Abaherezabitambo banditswe bakurikije amazu yabo, n’abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, na bo bakandikwa bakurikije imirimo bashinzwe n’icyiciro barimo. Babarura kandi umuryango wabo wose: abagore, abahungu n’abakobwa. Mbese ikoraniro ryabo ryose bararibarura, kuko bagombaga kwitagatifuriza imirimo mitagatifu nta buhemu. Naho bene Aroni b’abaherezabitambo batuye mu masambu yabo muri buri mugi, dore uko babagenzerezaga: muri buri mugi hari abantu bavuzwe mu mazina yabo kugira ngo umuherezabitambo wese wabaruriwe muri bene Levi b’igitsinagabo, bajye bamuha umugabane umukwiye. Hezekiya agenza atyo muri Yuda yose, akorera Uhoraho, Imana ye, ibintu byiza, bitunganye kandi bizira ubuhemu. Ibyo yakoreye byose Ingoro y’Imana, byerekeye amategeko n’amabwiriza yayo, yabikoreye gushakashaka Imana, n’umutima we wose, kandi abigeraho. Nyuma y’ibyo bikorwa by’ubutungane, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, ategeka ko inkike zayo bazicamo ibyuho. Hezekiya abonye ko Senakeribu aje ashaka gutera Yeruzalemu, ajya inama n’abanyacyubahiro n’abakuru b’abasirikare be ngo bazibire inzira amazi yo mu masoko y’inyuma y’umugi, nuko barabyemera. Abantu benshi barakorana kugira ngo basibe amasoko yose n’akagezi katembaga hagati mu kabande, bavuga bati «Kuki abami b’Abanyashuru baza bagasanga amazi menshi?» Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi. Ashyiraho abatware b’abasirikare bo kuyobora abantu, abateraniriza iruhande rwe ku kibuga imbere y’irembo ry’umugi, maze abakomeza umutima, agira ati «Nimukomere, mube intwari! Ntimutinye cyangwa ngo mukurwe imitima n’umwami w’Abanyashuru n’ingabo nyinshi ziri kumwe na we, kuko Uwo turi kumwe azirusha imbaraga; we afite imbaraga za muntu; naho twebwe dufite Uhoraho, Imana yacu, uje kudutabara kandi akaturwanirira mu ntambara zacu!» Abantu banezezwa n’amagambo ya Hezekiya, umwami wa Yuda. Nyuma y’ibyo, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, wari i Lakishi hamwe n’ingabo ze zose, atuma abagaragu be i Yeruzalemu kuri Hezekiya, umwami wa Yuda no ku bantu bose b’Abayuda bari i Yeruzalemu, kugira ngo bababwire bati «Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, aravuze ngo: Mwishingikirije iki cyatuma muguma muri Yeruzalemu kandi itewe? Aho Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n’inzara n’inyota, iyo ababwira ati ’Uhoraho, Imana yacu, azatugobotora mu nzara z’umwami w’Abanyashuru’? None se Hezekiya uwo, si we wamusenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro ze kandi agategeka Abayuda n’ab’i Yeruzalemu gusengera imbere y’urutambiro rumwe gusa bakarutwikiraho imibavu? Ntimuzi se ibyo jyewe n’abasogokuruza banjye twakoreye amahanga yose yo ku isi? Hari ubwo se imana z’amahanga yo ku isi zashoboye kugobotora ibihugu byazo mu maboko yanjye? Mu mana zose z’ayo mahanga ni iyihe yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara zanjye, byatuma mwizera ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara? Ubu rero, Hezekiya nareke kubaryarya no kubashuka bene ako kageni! Mwimwemera kuko nta mana n’imwe muri ayo mahanga no muri ibyo bihugu yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara z’abasogokuruza banjye. Mwikwibeshya rero ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara!» Nguko uko abagaragu ba Senakeribu basuzuguraga Uhoraho Imana n’umugaragu wayo Hezekiya. Hanyuma Senakeribu yandika inzandiko zituka Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi zimusebya muri aya magambo, ati «Nk’uko imana z’amahanga yo ku isi zitashoboye kunkura abantu bazo mu nzara, Imana ya Hezekiya ntizankura abantu bayo mu nzara.» Abagaragu ba Senakeribu bavuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, bakanga kandi bakura umutima abaturage b’i Yeruzalemu kugira ngo bigarurire umugi. Bavugaga Imana y’i Yeruzalemu bayireshyeshya n’imana z’amahanga yo ku isi, zacuzwe n’intoki z’abantu! Bigeze aho umwami Hezekiya n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi baratakamba kandi barangurura amajwi berekeje ijuru. Nuko Uhoraho yohereza umumalayika, atsemba ingabo zose z’intwari, abatware bakuru b’abasirikare n’abanyacyubahiro bari mu ngando y’umwami w’Abanyashuru. Senakeribu asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni maze igihe yinjiye mu ngoro y’imana ye, abahungu be bwite bamwicisha inkota. Uhoraho akiza atyo Hezekiya n’abaturage b’i Yeruzalemu, abagobotora mu maboko ya Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, no mu maboko y’abanzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose. Nuko abantu benshi bazana i Yeruzalemu amaturo agenewe Uhoraho n’ibintu by’agaciro bigenewe Hezekiya, umwami wa Yuda; nuko Hezekiya aba ikirangirire mu mahanga yose kuva icyo gihe. Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga; asenga Uhoraho, nuko Uhoraho aramwumva, amukorera igitangaza. Ariko Hezekiya ntiyitura ineza yagiriwe, maze ubwirasi bw’umutima we bumukururira uburakari bw’Uhoraho, we n’Abayuda n’ab’i Yeruzalemu. Icyakora Hezekiya yicishije bugufi, we n’abaturage b’i Yeruzalemu, nuko Uhoraho ntiyabatsemba ku ngoma ye. Hezekiya agira ubukungu bwinshi cyane n’ikuzo; atunga feza, zahabu, amabuye y’agaciro, imibavu, ingabo n’ibintu by’agaciro by’amoko yose, yiyubakira n’amazu yo guhunikamo ingano, divayi n’amavuta, yubaka n’ibiraro bigenewe amatungo y’amoko yose. Koko kandi yari afite indogobe nyinshi akagira n’amatungo magufi n’amaremare, atabarika, kuko Imana yamuhaye ibintu birenze urugero. Hezekiya ni we wayobeje isoko rikuru ry’amazi y’i Gihoni, ayayobora ayamanura mu burengerazuba bw’umurwa wa Dawudi. Ibyo Hezekiya yakoraga byose byaramuhiraga. Ndetse n’igihe abanyacyubahiro b’i Babiloni bazaga kumusura, bazanywe no kumubaza iby’igitangaza cyabereye mu gihugu cye, Imana ntiyamutereranye burundu, ahubwo yashatse kumugerageza ngo imenye ikimuri ku mutima. Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza, byanditswe mu gitabo cy’Ibonekerwa ry’umuhanuzi Izayi mwene Amosi, no mu gitabo cy’Abami ba Yuda n’ab’Israheli. Hezekiya aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa iruhande rw’inzira izamuka igana ku mva za bene Dawudi. Amaze gutanga, Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase amuzungura ku ngoma. Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya; yubaka intambiro za Behali, ashinga inkingi zeguriwe ikigirwamana Ashera, aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere arabikorera. Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yaravuze, ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.» Ibinyarumuri byo mu kirere Manase abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho. Ndetse n’abahungu be abatwikira mu kabande ka bene Hinomi; akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika; ashyiraho abashitsi n’abapfumu; mbese arakaza Uhoraho, arakabya mu gukora ibitamutunganiye. Ashyira mu Ngoro y’Uhoraho ishusho ry’ikigirwamana yari yarakoresheje; kandi Imana yari yabwiye Dawudi n’umuhungu we Salomoni, iti «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose. Byongeye kandi sinzongera kwirukana Abayisraheli mu gihugu nahaye abasekuruza babo, nibubahiriza ibyo nabategetse byose mbivugishije Musa, byerekeye amategeko, amateka, n’amabwiriza yanjye.» Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yeruzalemu bituma bakora nabi kurusha amahanga Uhoraho yarimburiye imbere y’Abayisraheli. Uhoraho aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho. Uhoraho abateza abatware b’ingabo z’Umwami wa Ashuru: bafata Manase bamukuruza ingobe, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri, bamujyana i Babiloni. Ageze mu kaga, Manase yinginga Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane imbere y’Imana y’abasekuruza be. Arayisaba, Imana yiyemeza kugira impuhwe, yumva ugutakamba kwe maze imusubiza i Yeruzalemu kugira ngo akomeze ubwami bwe. Nuko Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana. Nyuma y’ibyo, yubaka inyuma y’umurwa wa Dawudi inkike z’amabuye zanyuraga mu burengerazuba bwa Gihoni mu kabande, zikagera ku irembo ry’Amafi kandi zari zikikije Ofeli; azigira ndende cyane. Ashyira abatware b’abasirikare mu migi yose ikomeye ya Yuda. Avana mu Ngoro y’Uhoraho imana z’abanyamahanga n’amashusho yazo, kandi ajugunya hirya y’umugi intambiro zose yari yarubatse ku musozi w’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu. Yongera kubaka urutambiro rw’Uhoraho, aruturiraho ibitambo by’ubuhoro n’iby’ibisingizo, kandi ategeka Abayuda bose gukorera Uhoraho Imana ya Israheli. Nyamara abantu bakomeje gutura ibitambo mu masengero y’ahirengeye, ariko babigirira kubahiriza Uhoraho Imana yabo gusa. Ibindi bigwi bya Manase, amasengesho yabwiye Imana ye, n’amagambo abashishozi bamugejejeho mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ibyo byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami ba Israheli. Naho ugusenga kwe n’ukuntu Imana yamwumvise, ibyaha bye byose n’ubuhemu bwe, hamwe n’ahantu hirengeye yubatse amasengero kandi akahashyira inkingi za Ashera n’amashusho mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe na Hozayi. Manase aratanga asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu ngoro ye. Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma. Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje. Amoni yatuye ibitambo kandi akorera amashusho yose yari yarabajwe na se Manase. Icyakora we ntiyicisha bugufi imbere y’Uhoraho nk’uko se Manase yari yaricishije bugufi, ahubwo arushaho guhemuka. Abagaragu be baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye. Abaturage bose b’igihugu na bo bica abagambaniye umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yoziya ngo amuzungure ku ngoma. Yoziya yimitswe amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitunganiye Uhoraho kandi akurikiza inzira za sekuruza Dawudi, atagize icyo ateshukaho. Mu mwaka wa munani w’ingoma ye, akiri umusore, Yoziya yatangiye gushakashaka Imana ya sekuruza Dawudi, maze mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gukura muri Yuda n’i Yeruzalemu amasengero y’ahirengeye, inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo yabajwe cyangwa yacuzwe. Basenya intambiro za Behali abireba, kimwe n’ibyotezo by’imibavu byari hejuru yazo; atemagura inkingi za Ashera n’amashusho yabajwe cyangwa yacuzwe, abihindura ubushingwe, abunyanyagiza ku mva z’abahoze babisenga; atwikira amagufwa y’abaherezabitambo b’ibyo bigirwamana ku ntambiro zabyo. Asukura atyo Yuda na Yeruzalemu. Mu migi ya Manase, n’iya Efurayimu, iya Simewoni ndetse n’iya Nefutali no mu bihugu bihakikije, ahasenya intambiro, atema inkingi z’ibigirwamana, amashusho yabyo ayahindura ubushingwe, asenya n’intambiro zose z’imibavu zari mu gihugu cya Israheli. Hanyuma asubira i Yeruzalemu. Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, amaze gusukura igihugu n’Ingoro y’Uhoraho, Yoziya yohereza Shafani mwene Asaliyahu, na Maseyahu, umutware w’umugi, na Yowa mwene Yowakazi umunyamabanga we, ngo bajye gusana Ingoro y’Uhoraho, Imana ye. Abo na bo basanga Hilikiyahu, umuherezabitambo mukuru, bamumurikira feza yazanywe mu Ngoro y’Imana, iyo abalevi barindaga irembo bari bahawe n’Abamanase, Abefurayimu n’abandi Bayisraheli, n’iyatanzwe n’Abayuda n’Ababenyamini bose, n’abaturage b’i Yeruzalemu. Nuko bayizanira abari bashinzwe gufata neza Ingoro y’Uhoraho, na bo bashyikiriza iyo feza abakozi bagombaga gusana Ingoro y’Uhoraho bakayikomeza, Bayiha rero ababaji n’abubatsi kugira ngo bagure amabuye yo kubazwa n’ibiti byo gusakariraho, maze bagasubiranya amazu abami ba Yuda bari barononnye. Abakozi bakoranaga umurava umurimo wabo, bayobowe n’abalevi Yahati na Obadiyahu bene Merari, na Zekariya na Meshulamu bene Kehati. Hari n’abandi balevi bari bazi neza gucuranga ibyuma by’indirimbo, bategekaga abikorezi kandi bakayobora abakozi bose, buri wese mu mwuga we. Hari kandi n’abandi balevi b’abanditsi, ab’abagenzuzi, hakaba n’abanyanzugi. Mu gihe babikuraga feza yazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, ni bwo umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu yatahuye igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho yatanzwe na Musa. Hilikiyahu abimenyesha umunyamabanga Shafani, amubwira ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho.» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, na we agishyira umwami, maze aramubwira ati «Ibyo wategetse byose, abagaragu bawe ubu barabikora: batanze feza basanze mu Ngoro y’Uhoraho bayishyikiriza abashinzwe gukoresha imirimo n’abayikora.» Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami. Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko ashishimura imyambaro ye, hanyuma ategeka Hilikiyahu na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika, n’umunyamabanga Shafani, ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati «Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’Abayisraheli n’Abayuda basigaye, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe; kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo y’Uhoraho, ntibite ku byanditswe muri iki gitabo byose.» Hilikiyahu hamwe n’abo umwami yari yavuze bajya kwa Hulida w’umuhanuzikazi, umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro n’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tokihati mwene Hasira. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamubwira uko batumwe, maze arabasubiza ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti ’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago n’imivumo aha hantu n’abahatuye nk’uko byanditswe mu gitabo basomeye umwami wa Yuda. Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye aha hantu ni bwinshi kandi ntibuzashira.’ Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, mumubwire muti ’Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Wumvise ayo magambo, nuko umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Imana umaze kumva amagambo yavugiwe aha hantu n’abahatuye, usesa amarira imbere yanjye, ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! Ni ko Uhoraho avuze. Dore nzakureka usange abasokuruza bawe uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu n’abahatuye.’» Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo. Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe. Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose, n’abatuye i Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abalevi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera mu ijwi riranguruye amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho. Umwami yari ahagaze mu mwanya we, nuko asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko ye, amabwiriza ye n’amateka ye, n’umutima we wose, n’amagara ye yose, mbese nk’uko byari byanditswe muri icyo gitabo. Yemeza iryo sezerano abari i Yeruzalemu bose n’Ababenyamini, nuko abaturage b’i Yeruzalemu bakurikiza isezerano ry’Imana, Imana ya basekuruza babo. Hanyuma Yoziya aca ibiterasoni byose mu bihugu byose by’Abayisraheli kandi ategeka abari muri Israheli bose gukorera Uhoraho, Imana yabo. Mu gihe cyose yari akiriho, ntibateshutse ku Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Yoziya akorera i Yeruzalemu Pasika y’Uhoraho, nuko babaga abana b’intama za Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere. Yoziya ashyira abaherezabitambo mu mirimo yabo kandi abatera inkunga mu kazi ko mu Ngoro y’Uhoraho. Abalevi bari bashinzwe kwigisha Abayisraheli bose kandi bareguriwe Uhoraho, arababwira ati «Kuva igihe bashyize Ubushyinguro butagatifu mu Ngoro y’Uhoraho, Salomoni mwene Dawudi, umwami wa Israheli, yari yarubatse, ntimwongeye kubuheka ku ntugu zanyu. Ubu ngubu rero nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’umuryango wayo Israheli. Nimwigabanyemo imitwe mukurikije amazu yanyu, nk’uko inyandiko ya Dawudi, umwami wa Israheli, yabigennye, n’umuhungu we Salomoni akabibategeka. Mwebwe abalevi rero, mujye muhagarara ahantu hatagatifu, buri wese ari mu cyiciro cye kandi mwiteguye gufasha abavandimwe banyu bo muri rubanda, mukurikije inzu ya buri muntu. Nimubage intama za Pasika, mwitagatifuze kandi muzitegurire abavandimwe banyu kugira ngo bubahirize uyu munsi mukuru, bakurikije ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe na Musa.» Mu matungo magufi Yoziya aha rubanda abana b’intama n’abana b’ihene bagera ku bihumbi mirongo itatu, kugira ngo babibagire Pasika, yongeraho impfizi ibihumbi bitatu zivuye mu mutungo w’umwami. Abanyacyubahiro be, na bo babyishakiye, bafata mu matungo yabo, bayaha rubanda, abaherezabitambo n’abalevi. Hilikiyahu, Zekariyahu na Yehiyeli, abatware b’Ingoro y’Uhoraho, ni ko gutanga abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu, n’impfizi magana atatu, babiha abaherezabitambo ngo babibagire Pasika. Konaniyahu n’abavandimwe be Shemayahu, Netaneli, Hashabiyahu, Yehiyeli na Yozabadi bari abatware b’abalevi batanga abana b’intama ibihumbi bitanu n’impfizi magana atanu, babiha abalevi kugira ngo babibagire Pasika. Dore uko babigenjeje: abaherezabitambo kimwe n’abalevi bari bahagaze mu myanya yabo, buri muntu ari mu cyiciro cye, nk’uko byategetswe n’umwami. Babaga intama za Pasika, abaherezabitambo bagahabwa amaraso bakayamisha, naho abalevi bagakuraho uruhu. Amatungo maremare yari agenewe gutwikwa, yo bayashyira ukwayo, bayagabanya bakurikije amazu ya rubanda bari aho, kugira ngo bayature Uhoraho, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Botsa intama za Pasika, naho ibindi biribwa bitagatifu babiteka mu byungo, mu masafuriya no mu nkono, maze bihutira kubigaburira rubanda rwose. Hanyuma abalevi bitegurira ibyabo n’iby’abaherezabitambo, kuko abaherezabitambo, bene Aroni, bari bakomeje guhereza ibitambo bitwikwa n’ingimbu kugera bwije; nuko abalevi bategura ibya Pasika, bateganya ibyabo ndetse n’iby’abaherezabitambo bene Aroni. Abaririmbyi bene Asafu bari bahagaze mu myanya yabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawudi, ari na ho Asafu, na Henani, na Yedutuni, umushishozi w’umwami, bari baberetse; na none abarinzi b’amarembo baguma kuri buri rembo. Ntibagombye guhagarika imirimo yabo kuko abavandimwe babo b’abalevi bari babateguriye ibibagenewe. Uwo munsi imihango yo gusingiza Uhoraho iratungana; bahimbaza Pasika kandi baturira ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho nk’uko byategetswe n’umwami Yoziya. Bityo Abayisraheli bari aho icyo gihe bahimbaza Pasika n’umunsi mukuru w’imigati idasembuwe mu minsi irindwi. Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika muri Israheli kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami n’umwe w’Abayisraheli wigeze ahimbaza Pasika nk’uko Yoziya, abaherezabitambo, abalevi, Abayuda bose n’Abayisraheli bari aho, n’abaturage b’i Yeruzalemu bayizihije. Iyo Pasika yabaye mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yoziya. Nyuma y’ibyo byose, Yoziya amaze gusana Ingoro y’Uhoraho, Neko, umwami wa Misiri, azamuka agana kuri Efurati agiye kurwanira i Karikemishi, nuko Yoziya aramusanganira. Neko amutumaho intumwa kumubaza ziti «Turapfa iki, Mwami wa Yuda? Nta bwo ari wowe nje gutera uyu munsi, ahubwo ni undi wundi nteye, kandi Imana yantegetse kwihuta. Reka kwiteranya n’Imana iri kumwe nanjye, hato itakurimbura.» Nyamara Yoziya ntiyahindura igitekerezo cye, kuko yari yiyemeje kurwana na we. Nuko ntiyita ku magambo ya Neko, kandi yari avuye ku Mana; nuko ashoreza urugamba mu kibaya cy’i Megido. Abanyamiheto barasa umwami Yoziya maze abwira abagaragu be, ati «Nimunjyane kuko numva merewe nabi.» Abagaragu be bamukura mu igare rye ry’intambara bamushyira mu rindi gare, maze bamujyana i Yeruzalemu, aba ari ho agwa. Umurambo we ushyingurwa mu irimbi ryarimo abasekuruza be, nuko Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu baririra Yoziya. Yeremiya ahimbira Yoziya indirimbo y’amaganya; ndetse abaririmbyi n’abaririmbyikazi na bo bahimbira Yoziya indirimbo z’amaganya ku buryo uwo muhango ukiriho n’ubu muri Israheli. Nuko izo ndirimbo bazandika mu bitabo by’Amaganya. Ibindi bigwi bya Yoziya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza bihuje n’ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho, mbese ibikorwa bye kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda. Abaturage b’igihugu bafata Yowakazi mwene Yoziya, baramwimika ngo azungure se ku ngoma i Yeruzalemu. Yowakazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi ategeka icyo gihugu gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’italenta imwe ya zahabu. Umwami wa Misiri yimika umuvandimwe we Eliyakimu, amugira umwami wa Yuda i Yeruzalemu, maze amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi umuvandimwe we, Neko aramufata amujyana mu Misiri. Yoyakimu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye. Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni, aramutera. Amubohesha umunyururu w’inyabubiri, amujyana i Babiloni. Nebukadinetsari ajyana i Babiloni n’ibintu byinshi byo mu Ngoro y’Uhoraho, abishyira mu ngoro ye i Babiloni. Ibindi Yoyakimu yakoze, n’amahano yose yakoze n’ingaruka zayo, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda. Umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma. Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho. Umwaka utashye, umwami Nebukadinetsari yohereza abantu ngo bamuzane i Babiloni hamwe n’ibintu by’agaciro byo mu Ngoro y’Uhoraho, maze yimika umuvandimwe we Sedekiya ngo abe umwami wa Yuda i Yeruzalemu. Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye. Ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya wamubwiraga iby’Uhoraho. Ndetse agomera umwami Nebukadinetsari wari waramurahije Imana. Sedekiya ashinga ijosi kandi anangira umutima aho kugarukira Uhoraho, Imana ya Israheli. Abakuru b’abaherezabitambo na bo, n’abatware ba rubanda, barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije i Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite. Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo. Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abakalideya. Araza, maze abasore babo abicisha inkota mu Ngoro, nta kubabarira abahungu n’abakobwa, habe n’abasaza cyangwa abameze imvi; bose Uhoraho arabamugabiza! Ibintu byose, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje, hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’umutungo w’umwami, n’uw’abanyacyubahiro be, byose abijyana i Babiloni. Batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba. Hanyuma umwami wabo ajyana bunyago i Babiloni abari basigaye bacitse ku icumu, abagira abacakara be n’ab’abahungu be kugeza ku ngoma y’Abaperisi. Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yavugishije Yeremiya, agira ati «Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ucyitayeho kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.» Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeza kuzuza ijambo yari yaravugishije Yeremiya; nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka: «Sirusi, umwami w’Abaperisi, aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu, yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we nabane n’Imana ye, kandi nazamuke... » Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya, nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka: «Sirusi, umwami w’Abaperisi aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we, Imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu yo muri Yuda, kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko ari yo Mana iba i Yeruzalemu. Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.» Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu. Abaturanyi babo bakora uko bashoboye, babatwerera feza na zahabu, ibintu n’amatungo, n’andi maturo y’agaciro gakomeye, utabariyemo n’ibindi batanze ku buntu. Ndetse n’ibintu byose byo mu Ngoro y’Uhoraho Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, kugira ngo abishyire mu nzu y’imana ze, umwami Sirusi arabisohora. Nuko Sirusi, umwami w’Abaperisi, ategeka umunyabintu Miteredati kubikuramo byose no kubibarurira Sheshibasari, igikomangoma cyo muri Yuda. Dore umubare wabyo: amabesani ya zahabu: 30; amabesani ya feza: 1000; ibyuma 29; ibikombe bya zahabu: 30; ibikombe bya feza byo mu rwego rwa kabiri: 410; n’ibindi bikoresho: 1000. Ibikoresho byose bya zahabu na feza byari 5400. Nuko Sheshibasari arabitwara byose, ubwo abajyanywe bunyago bavaga i Babiloni, bagaruka i Yeruzalemu. Dore abantu bo muri icyo gihugu bari barajyanywe bunyago; ni bo Nebukadinetsari, umwami w’Abanyababiloni yari yarajyanye i Babiloni, hanyuma bagaruka i Yeruzalemu mu gihugu cya Yuda, buri muntu asubira mu mugi we. Bagarukanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Seraya, Relaya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipari, Biguwayi, Rehumu na Bahana. Nguyu umubare w’abo Bayisraheli: bene Parewoshi: 2172; bene Shefatiya: 372; bene Arahu: 775; bene Pahati‐Mowabu, ari bo bene Yozuwe na Yowabu: 2812; bene Elamu: 1254; bene Zatu: 945; bene Zakayi: 760; bene Bani: 642; bene Bebayi: 623; bene Azigadi: 1222; bene Adonikamu: 666; bene Biguwayi: 2056; bene Adini: 454; bene Ateri, ari we Yehizikiya: 98; bene Besayi: 323; bene Yora: 112; bene Hashumu: 223; bene Gibari: 95; ab’i Betelehemu: 123; ab’i Netofa: 56; ab’i Anatoti: 128; bene Azimaweti: 42; ab’i Kiriyati‐Yeyarimu, Kefira na Beyeroti: 743; ab’i Rama n’i Geba: 621; ab’i Mikimasi: 122; ab’i Beteli n’i Hayi: 223; bene Nebo: 52; bene Magibishi: 156; bene Elamu wundi: 1254; bene Harimu: 320; ab’i Lodi, Hadidi na Ono: 725; ab’i Yeriko: 345; ab’i Senaya: 3630. Mu baherezabitambo hagarutse: bene Yedaya, ari yo nzu ya Yozuwe: 973; bene Imeri: 1052; bene Pashuru: 1247; bene Harimu: 1017. Mu balevi hagarutse: bene Yozuwe na bene Kadamiyeli, ari bo bahungu ba Hadabiya: 74. Mu baririmbyi hagarutse bene Asafu: 128. Mu banyanzugi hagarutse: bene Shalumi, bene Ateri, bene Talumoni, bene Akubu, bene Hatita, bene Shobayi, bose hamwe bakaba: 139. Mu bahereza hagarutse: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti, bene Kerosi, bene Siya, bene Padoni, bene Lebana, bene Hagaba, bene Akubi, bene Hagabu, bene Shalimayi, bene Hanani, bene Gideli, bene Gahari, bene Rehaya, bene Resini, bene Nekoda, bene Gazamu, bene Uza, bene Pesaya, bene Besayi, bene Asina, bene Mewuni, bene Nefishi, bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri, bene Basiluti, bene Mehida, bene Harisha, bene Barikosi, bene Sisera, bene Tema, bene Nesiya, na bene Hatifa. Mu bahungu b’abagaragu ba Salomoni hagarutse: bene Sotayi, bene Hasofereti, bene Peruda, bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli, bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti‐Hasebayimu, bene Ami. Abo bose ni abahereza n’abahungu b’abagaragu ba Salomoni: 392. Aba kandi ni bo bagarutse bava i Telimelahi, i Teliharisha, i Kerubi, i Adani n’Imeri, ariko ntibashobora gutanga icyemezo cy’uko bari abo mu mazu no mu bwoko bya Israheli koko: bene Delaya, bene Tobiya na bene Nekoda: 652; bamwe mu baherezabitambo: bene Hobaya, bene Hakosi, na bene Barizilayi (kuko uwo mugabo yari yarashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, nyuma akamwitirirwa.) Abo bose babashatse mu gitabo cy’amavuko, ariko ntibakibabonamo; ni ko kubafata nk’abahumanye, bavanwa batyo ku murimo w’ubuherezabitambo. Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho, akoresheje ubufindo. Ikoraniro ryose ryari rigizwe n’abantu 42360, utabariyemo abagaragu babo n’abaja, bari 7337; bakabamo n’abaririmbyi n’abaririmbyikazi 200. Hari n’amafarasi 736; inyumbu 245; ingamiya 435 n’indogobe 6720. Bageze i Yeruzalemu, aho Ingoro y’Uhoraho yahoze yubatse, bamwe mu batware b’amazu batanga amaturo ku buntu, kugira ngo Ingoro y’Uhoraho izongere yubakwe mu kibanza cyayo. Bayatanze uko babishoboye, maze mu bubiko bwagenewe icyo gikorwa binjizamo amadarakima ya zahabu ibihumbi mirongo itandatu na kimwe, mini za feza ibihumbi bitanu, batanga n’amakanzu ijana y’abaherezabitambo. Nuko abaherezabitambo, abalevi, n’igice kimwe cy’imbaga batura i Yeruzalemu, naho abaririmbyi, abanyanzugi, abahereza n’Abayisraheli basigaye, bo basubira amu migi yabo. Ukwezi kwa karindwi kubonetse, Abayisraheli bamaze gutura mu migi yabo, imbaga yose ikoranira hamwe i Yeruzalemu. Nuko Yozuwe mwene Yosadaki arahaguruka, we n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, hamwe na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli n’abavandimwe be, maze bubaka urutambiro rw’Imana ya Israheli, kugira ngo baruturireho ibitambo bitwikwa, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, umuntu w’Imana. Bubaka urutambiro aho rwahoze, n’ubwo batinyaga abanyamahanga bari baturanye na bo mu gihugu, maze bahaturira Uhoraho ibitambo bitwikwa. Basubizaho batyo ibitambo bya buri gitondo n’ibya buri mugoroba. Hanyuma bizihiza iminsi mikuru y’ingando, nk’uko byari byaranditswe, buri munsi bakawuturaho ibitambo bitwikwa, nk’uko byagenwe. Uretse ibitambo bya buri munsi, basubijeho n’ibitambo bitwikwa by’imboneko z’ukwezi n’iby’ibihe bitagatifu byose by’Uhoraho, bagatura n’ibitambo bya buri wese, uko abyishakiye. Kuva ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi batangiye gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, n’ubwo imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho zo zari zitarashingwa. Ni bwo ababaji b’amabuye n’ab’ibiti bahawe feza, naho Abanyasidoni n’Abanyatiri bahabwa ibiribwa, ibinyobwa n’amavuta y’imizeti kugira ngo bazambutse inyanja ibiti by’amasederi, babivane muri Libani, babigeze i Yope, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yari yabitanzemo uruhushya. Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho. Maze Yozuwe, abahungu be n’abavandimwe be, bashyira hamwe na Kadamiyeli, Binuwi na Hadawiya kugira ngo bayobore buri mukozi wese ukora ku Ngoro y’Imana. Nuko bubaka imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho. Bakizubaka, abaherezabitambo barabegera; bari bambaye imyambaro yabo kandi bavuza impanda, bakaba bari kumwe n’abalevi bene Asafu bafite ibyuma byirangira, kugira ngo basingize Uhoraho, nk’uko Dawudi, umwami wa Israheli yari yarabitegetse. Barangurura amajwi yabo, batangira kuririmbira Uhoraho no kumusingiza, bati «Kuko ari Umugwaneza, kandi ubudahemuka agirira Israheli buzahoraho iteka!» Maze imbaga yose ikarangurura ijwi isingiza Uhoraho, kuko Ingoro ye ibonye imfatiro. Ariko bamwe mu baherezabitambo, mu balevi no mu batware b’umuryango bari bageze mu zabukuru, bariboneye Ingoro ya kera n’amaso yabo, barizwaga cyane no kubona ukuntu bubakaga imfatiro z’iyo Ngoro; naho abandi bagahanika amajwi banakoma mu mashyi kubera ibyishimo. Nta washoboraga kandi gutandukanya urusaku rw’amashyi y’abishima n’urw’abarira, kuko amajwi yabo yarengaga, akumvikanira kure. Bukeye, abanzi ba Yuda n’aba Benyamini bumva ko abari barajyanywe bunyago bubakaga Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli. Nuko basanga Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Turashaka gufatanya namwe kubaka! Kuko Imana yanyu ari yo natwe twubaha, kandi ntitwahwemye kuyitura ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuru, watuzamuye akadutuza hano.» Ariko Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango wa Israheli barabasubiza bati «Ntidushobora gufatanya namwe kubaka Ingoro y’Imana yacu, ahubwo ni twe twenyine tugomba kubakira Uhoraho Imana ya Israheli, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yabidutegetse.» Ubwo rero, ba banyamahanga bari batuye mu gihugu batangira guca intege imbaga ya Yuda no gutera ubwoba abubatsi. Bagurira abajyanama b’umwami kugira ngo bazadindize uwo mushinga wabo; ibyo bimara igihe cyose cy’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi... Ku ngoma ya Hashuweru, akimara kwimikwa, baramwandikira barega abaturage ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu. No ku ngoma ya Aritashuweru, Bishulamu, Miteredati, Tabeli na bagenzi babo, bandikira Aritashuweru, umwami w’Abaperisi. Iyo baruwa yari yanditswe mu nyuguti z’Abaramu no mu rurimi rwabo. Nuko umutegetsi Rehumu, wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga, bandikira umwami Aritashuweru, barega ab’i Yeruzalemu. Dore uko iyo baruwa yatangiraga: «Abakwandikiye ni twebwe Rehumu, umutegetsi mukuru, na Shimushayi umunyamabanga, dufatanyije n’abacamanza, intumwa n’abandi bagenzi bacu bahagarariye umwami w’Abaperisi, dufatanyije kandi n’abaturuka i Ereki, Babeli, Suza yo muri Elamu, no mu yandi mahanga, uko Asuribanipali, umwami w’ikirangirire, yabatuje hano muri Samariya no mu yindi migi y’iburengerazuba bwa Efurati... » Dore kandi ibyari byanditse muri iyo baruwa bamwoherereje: «Ku mwami Aritashuweru, twebwe abagaragu bawe, abatware b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, turamenyesha umwami ko Abayahudi bazamutse bava iwawe bakaza badusanga i Yeruzalemu, bariho bubaka bundi bushya wa mugi mubi wakunze kwigomeka. Batangiye kuzamura inkike, bamaze gupima urufatiro rwawo. None rero, umwami namenye ko uwo mugi niwubakwa, n’inkike zawo zigasanwa zikuzura, abawutuyemo batazongera gutanga ukundi amaturo, imisoro cyangwa amakoro, amaherezo bikazatuma abami bahahombera. None rero, ubwo dutunzwe n’ibwami, ntitwashimishwa no kubona umwami asuzugurwa; ni cyo kiduteye kumutumaho tubimumenyesha, kugira ngo bashakashake mu gitabo cy’ibyabaye ku ngoma z’abasokuruza bawe. Muri icyo gitabo uzabisangamo maze umenyereho ko uwo mugi wari warigometse, ukagandishiriza abami ibihugu byabo, kandi ukaba ari wo uvukamo imidugararo kuva na kera. Ni na cyo cyatumye uwo mugi usenywa. Turamenyesha umwami ko, niba uwo mugi wongeye kubakwa n’inkike zawo zigasanwa, utazongera gutegeka ukundi mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.» Umwami arabasubiza ati «Kuri Rehumu, umutegetsi mukuru, kuri Shimushayi umunyamabanga, na bagenzi babo bose batuye Samariya n’abo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, nimugire amahoro... Ibaruwa mwatwoherereje yasomewe imbere yanjye, bayihindura mu rurimi numva. Ku itegeko ryanjye, barashakashatse mu gitabo, maze basanga kuva kera uwo mugi waragandishirizaga abami koko, kandi ukavukamo ubugome n’imyivumbagatanyo. Mu by’ukuri i Yeruzalemu habaye abami bakomeye, bategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, bagahabwa amaturo, imisoro cyangwa amakoro. None rero, nimushyireho itegeko ribuza abo bantu, barekere aho kongera kubaka uwo mugi, kugeza ubwo jye ubwanjye nzabitegeka. Muririnde kubajenjekera hato bitazarushaho kuba nabi maze bikagandishiriza abami.» Urwo rwandiko rw’umwami Aritashuweru bakimara kurusomera imbere ya Rehumu, Shimushayi umunyamabanga na bagenzi babo, bo bihutira gusanga Abayahudi i Yeruzalemu, maze bababuza ku ngufu no ku gahato gukomeza imirimo y’ubwubatsi. ... Nuko imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho irahagarikwa, kandi bikomeza bityo kugeza mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi. Hashize iminsi abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido, batangira guhanurira Abayahudi bo mu gihugu cya Yuda n’ab’i Yeruzalemu, mu izina ry’Imana ya Israheli yari kumwe na bo. Ubwo Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki barahaguruka, batangira kubaka Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu; bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babateraga inkunga. Bakibimenya haza Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, barahabasanga, maze barababaza bati «Ni nde wabahaye uruhushya rwo kubaka iyi Ngoro no gusana iri sengero?» Baranabategeka bati «Nimutubwire amazina y’abubatse iyi Ngoro!» Ariko Imana irebana ubugwaneza abatware b’umuryango w’Abayahudi, ntibababuza gukomeza kubaka kugeza ubwo ibaruwa yohererezwa Dariyusi, hanyuma akazabasubiza akemura icyo kibazo. Mu ibaruwa yohererejwe umwami Dariyusi, Tatenayi umutegetsi w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, mbese abategetsi bose bo hakuno y’uruzi, bamwandikiye bagira bati «Umwami Dariyusi nahorane amahoro! Umwami namenye ko twagiye mu gihugu cya Yuda kureba Ingoro y’Imana ikomeye. Irubakishwa amabuye abajwe, n’inkike zayo bazometseho imbaho, kandi uwo murimo urakoranwa umwete ku buryo butunganye. Twabajije abakuru babo, tuti ’Ni nde wabahaye uruhushya rwo kubaka iyi Ngoro no gusana iri sengero?’ Hanyuma twabajije n’amazina yabo, ay’abatware babo turayandika kugira ngo tuzayakumenyeshe. Nuko baradusubiza bati ’Turi abagaragu b’Imana Nyir’ijuru n’isi, turongera kubaka Ingoro yari imaze imyaka myinshi yubatswe, ni na yo umwami ukomeye muri Israheli yari yarubatse akayuzuza. Ariko kubera ko abasokuruza bacu barakaje Imana Nyir’ijuru, yabagabije Nebukadinetsari w’Umukalideya, umwami wa Babiloni, asenya Ingoro kandi iyo mbaga ayijyana bunyago i Babiloni. Nyamara mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, Sirusi umwami wa Babiloni atanga itegeko ryo kubaka iyo Ngoro y’Imana. Uretse n’ibyo, ibikoresho bya zahabu na feza by’Ingoro y’Imana, Nebukadinetsari yari yaranyaze mu Ngoro i Yeruzalemu kugira ngo abijyane mu ngoro y’imana ze i Babiloni, umwami Sirusi yabikuye muri iyo ngoro y’i Babiloni, abiha Sheshibasari yari yarashyizeho ngo abe umutware w’uwo muryango. Aramubwira ati ’Akira ibi bikoresho, maze ugende uzabishyire mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kandi Ingoro y’Imana izongere yubakwe aho yahoze.’ Bukeye, Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Guhera ubwo kugeza na n’ubu iracyubakwa, ariko ntiruzura. None rero, niba umwami abyemeye, nibashakashake mu nzu y’ububiko bw’umwami aho i Babiloni, barebe niba umwami Sirusi yarategetse koko ko iyi Ngoro y’Imana yubakwa i Yeruzalemu, maze batwoherereze icyemezo cy’umwami kuri icyo kibazo.» Ni bwo umwami Dariyusi yatanze itegeko ryo gushakashaka mu nzu y’ububiko bw’ibyabaye mu bihe bya kera, bibitse aho i Babiloni. Nuko mu kigo cy’umwami cyari ahitwa Ekibatani mu gihugu cy’Abamedi, bahabona igitabo kizinze cyari cyanditseho ngo: «Ibya kera— Mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, umwami Sirusi yatanze itegeko ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Iyo Ngoro izongera kubakwa kugira ngo bayituriremo ibitambo, kandi bazayubake aho yahoze mbere. Ubuhagarike bwayo buzaba imikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo imikono mirongo itandatu. Izubakwa n’impushya eshatu z’amabuye abajwe, n’uruhushya rumwe rw’ibiti, kandi ibizatangwa byose bikazishyurwa ku mutungo w’umwami. Byongeye, ibikoresho bya zahabu na feza byo mu Ngoro y’Imana Nebukadinetsari yari yaranyaze akabijyana i Babiloni, bizasubizwe mu Ngoro y’i Yeruzalemu; buri gikoresho gishyirwe mu mwanya wacyo mu Ngoro y’Imana.» «None rero mwebwe, Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi banyu mutegeka muri ako karere, ibyo nimubyihorere. Nimureke umutegetsi w’Abayahudi n’abatware babo bakomeze imirimo yabo, maze Ingoro y’Imana yubakwe aho yahoze na mbere. Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe: muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze, kandi nta kiburaho. N’ibyo bazaba bakeneye byose ngo babitureho ibitambo Imana Nyir’ijuru, byaba ibimasa, za rugeyo n’intama, ingano, umunyu, divayi cyangwa amavuta, bazabihabwe buri munsi nta nkomyi, uko abaherezabitambo b’i Yeruzalemu bazaba babigennye; bityo bashobore gutura Imana Nyir’ijuru ibitambo byo kumugusha neza kandi basabire umwami n’abana be kuramba. Dore n’ikindi ntegetse: umuntu wese uzarenga kuri iri teka, bazarandure inkingi yo mu nzu ye, bayishinge maze bayimubambeho, kandi inzu ye bayihindure itongo. Kandi Imana yahatuje izina ryayo, iratsinde umwami uwo ari we wese, n’ihanga iryo ari ryo ryose bazarenga kuri iri tegeko, bakarambura ukuboko kwabo kugira ngo basenye iyo Ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Jyewe Dariyusi, nshyizeho iri tegeko, kandi rizubahirizwe uko ritanzwe.» Nuko Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, bakora ibihuje n’itegeko ryatanzwe n’umwami Dariyusi. Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi. Bujuje Ingoro ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu w’ingoma y’umwami Dariyusi. Maze Abayisraheli, abaherezabitambo, abalevi n’abatahutse mu bajyanywe bunyago, bakorana ibyishimo umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana, batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane; byongeye kandi, kugira ngo bahongerere icyaha cya Israheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli. Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, abari barajyanywe bunyago bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Koko rero abalevi bari barisukuye, bose ari abasukure; nuko bica intama za Pasika babigirira abari barajyanywe bunyago bose, abavandimwe babo b’abaherezabitambo kandi na bo ubwabo. Abayisraheli bagarutse mu bari barajyanywe bunyago, basangira Pasika bifatanyije n’abandi bose bitandukanyije n’ingeso mbi z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, bagira ngo bashakashake Uhoraho, Imana ya Israheli. Bahimbaza mu byishimo iminsi mikuru y’imigati idasembuye uko yari irindwi, kuko Uhoraho yari yabashimishije agahindura umutima w’umwami wa Ashuru, akanawushyiramo uwo mugambi wo kubafasha mu mirimo y’Ingoro y’Imana, ari yo Mana ya Israheli. Nyuma y’ibyo, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, umwami w’Abaperisi, haza Ezira mwene Seraya, mwene Azariya, mwene Hilikiya, mwene Shalumi, mwene Sadoki, mwene Ahitubi, mwene Amariya, mwene Azariya, mwene Merayoti, mwene Zerahiya, mwene Uzi, mwene Buki, mwene Abishuwa, mwene Pinehasi, mwene Eleyazari, mwene Aroni, umuherezabitambo mukuru. Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we. Nuko mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritashuweru, abandi Bayisraheli barimo abaherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza, na bo barazamuka, bajya i Yeruzalemu. Ezira agerana na bo i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. Koko kandi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho yari yiyemeje guhaguruka akava i Babiloni, nuko agera i Yeruzalemu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye yari kumwe na we. Ezira kandi yari yarimenyereje gucengera amategeko y’Uhoraho no kuyazirikana, akigisha Abayisraheli ayo mabwiriza n’amateka. Dore ibyari bikubiye mu rwandiko umwami Aritashuweru yahaye Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi wabuhiriye mu kwigisha amategeko n’amatangazo y’Uhoraho yerekeye Israheli: «Aritashuweru, umwami w’abami, kuri Ezira umuherezabitambo, n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru, gira amahoro! Dore icyo jyewe ntegetse: umuntu wese wo mu muryango wa Israheli utuye mu gihugu cyanjye, yaba umuherezabitambo, umulevi, cyangwa se undi uwo ari we wese, wiyemeje kujya i Yeruzalemu ku bushake bwe, najyane nawe! Naho wowe, umwami n’abajyanama be uko ari barindwi barakohereje ngo ujye kugenzura igihugu cya Yuda na Yeruzalemu, ubafashe gukurikiza amategeko y’Imana yawe wahawe. Uzajyanayo feza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake bwabo Imana ya Israheli, yo iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu. Uzajyana kandi na feza na zahabu yose uzasaruza mu ntara yose ya Babiloni, hamwe n’amaturo imbaga n’abaherezabitambo bazatanga ku bushake bwabo, babigirira Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Muri izo feza uzaguramo ibimasa, za rugeyo, intama, n’ibindi bakoresha batura ibitambo, hamwe n’ibinyobwa bijyana na byo, maze uzabiturire ku rutambiro rw’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu. Naho feza na zahabu zizasaguka, wowe n’abavandimwe bawe muzarebe icyo mwazikoresha, mukurikije nanone ugushaka kw’Imana yanyu. Ibikoresho bigenewe Ingoro y’Imana yawe uzahabwa, uzabishyire imbere y’Imana iri i Yeruzalemu. N’ibindi uzabona bikenewe mu Ngoro y’Imana yawe, uzabishake maze bizishyurwe ibivuye ku mutungo w’umwami. Jyewe, umwami Aritashuweru, mpaye abanyabintu bose bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati iri tegeko: icyo Ezira umuherezabitambo n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru azabaka cyose, muzakimuhe, muzagarukirize ku matalenta ijana ya feza, intonga ijana z’ingano, intango ijana za divayi, ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu uzaba ukenewe wose. Mbese, icyo Imana Nyir’ijuru izategeka cyose, muzagikorane ubwitonzi mubigiriye Ingoro y’Imana Nyir’ijuru, hato uburakari bwayo butazagurumanira ku gihugu cy’umwami no ku bahungu be. Turabamenyesha kandi ko mu baherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza b’iy’Ingoro y’Imana, mutemerewe kugira uwo mwaka amaturo, umusoro cyangwa amakoro. Naho wowe Ezira, ufashijwe n’ubwitonzi Imana yawe yakwihereye, uzashyireho abategetsi n’abacamanza kugira ngo bajye barenganura abatuye ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati bose; maze ari abazi amategeko y’Imana yawe, ari n’abatarayamenya, bose uzayabigishe. Maze uwo ari we wese utazakurikiza amategeko y’Imana yawe kimwe n’ay’umwami, ajye acirwa urubanza rukaze nko kwicwa, gucibwa, kunyagwa ibye cyangwa gufungwa.» (Hanyuma, jyewe Ezira ndangurura ijwi, ndavuga nti) «Nihasingizwe Uhoraho, Imana y’abasokuruza bacu, yo yashyize mu mutima w’umwami icyubahiro kingana gitya cy’Ingoro y’Uhoraho! Ni we kandi watumye umwami anyikundira, hamwe n’abajyanama be n’ibikomangoma bye byose!» Nuko mpagurukana imbaraga, kuko Uhoraho Imana yanjye yari kumwe nanjye, nkoranyiriza hamwe abatware ba Israheli, kugira ngo tuzamukane. Dore abatware b’amazu ya Israheli twazamukanye tuva i Babiloni, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, n’ibisekuru byabo: Muri bene Pinehasi ni Gerishomu; muri bene Itamari ni Daniyeli; muri bene Dawudi ni Hatushi; muri bene Shekanya ni...; muri bene Paroshi ni Zekariya, wandikanywe n’abagabo ijana na mirongo itanu; muri bene Pahati‐Mowabu ni Eliyonayi, mwene Zerahiya, wari kumwe n’abagabo magana abiri; muri bene Zatu ni Shekaniya, mwene Yahaziyeli, wari kumwe n’abagabo magana atatu; muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, wari kumwe n’abagabo mirongo itanu; muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi; muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, wari kumwe n’abagabo mirongo inani; muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, wari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani; muri bene Bani ni Shelomiti mwene Yozifiya, wari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu; muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, wari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani; muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, wari kumwe n’abagabo ijana na cumi; muri bene Adonikamu ni abahererezi babo, ari bo Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu; no muri bene Biguwayi ni Utayi mwene Zabudi, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi. Abo bose rero mbakoranyiriza hafi y’umugezi ugana Ahawa, tuhaca ingando, tuhamara iminsi itatu. Muri bo harimo ba rubanda n’abaherezabitambo, ariko sinabasangamo habe n’umuntu n’umwe wo muri bene Levi. Ubwo mpera ko nohereza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elinatani, Yaribu, Elinatani wundi, Natani, Zekariya na Meshulamu b’abatware, mbategeka kujya kwa Ido, umutware w’ahitwa Kasifiya; maze mbumvisha ibyo bagomba kubwira Ido n’abavandimwe be batuye i Kasifiya, kugira ngo batwoherereze abazahereza mu Ngoro y’Imana yacu. Kubera ubugwaneza bw’Imana yacu, batuzanira Sherebiya, wari umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali, mwene Levi, mwene Israheli, hamwe n’abahungu be n’abavandimwe be, uko ari cumi n’umunani. Batuzanira na Yeshabiya n’umuvandimwe we Yeshaya, bo muri bene Merari, hamwe n’abahungu babo uko ari makumyabiri. Mu bahereza, ari bo Dawudi n’abatware bari barahaye abalevi ngo babafashe, haje abantu magana abiri na makumyabiri, bose bandikwa mu mazina yabo. Aho ngaho hafi y’umugezi wa Ahawa, mpatangariza igisibo kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, kandi ngo dushobore kugenda nta nkomyi, twe ubwacu n’abavandimwe bacu, kimwe n’ibintu byacu byose. Koko rero nari nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abanyamafarasi ngo baturinde mu rugendo, kandi twari twarabwiye umwami, tuti «Abayishakashaka bose, Imana ntihwema kubarindisha ububasha bwayo, ariko kandi uburakari bwayo bukagurumanira abayanga bose.» Nuko rero dusiba kurya, kandi dusaba Imana yacu kutugirira iyo neza, maze iratwumvira. Hanyuma mfata cumi na babiri mu batware b’abaherezabitambo, hamwe na Sherebiya, Hashabiya n’abandi icumi mu bavandimwe babo, maze mbapimira feza, zahabu n’ibikoresho byose byagenewe Ingoro y’Imana yacu, byari byatuwe n’umwami n’abajyanama be, n’abatware be, n’Abayisraheli bose bari aho. Ubwo mbapimira amatalenta ya feza magana atandatu na mirongo itanu, ibikoresho bya feza byanganaga n’amatalenta ijana, hamwe n’amatalenta ijana ya zahabu. Mbaha n’amasahani makumyabiri ya zahabu yari afite agaciro k’amadariki igihumbi, n’ibikombe bibiri binini byacuzwe mu muringa w’indobanure bakabisigaho zahabu, byari bifite agaciro nk’ak’ibya zahabu. Hanyuma ndababwira nti «Mwebwe mweguriwe Uhoraho kimwe n’ibi bikoresho, kandi iyi feza na zahabu ni ibyo abavandimwe banyu batuye Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, ku bushake bwabo; murabyiteho rero kugeza ubwo muzabipimira imbere y’abatware b’abaherezabitambo, n’ab’abalevi, n’ab’amazu ya Israheli i Yeruzalemu, mu byumba by’Ingoro y’Uhoraho. Nuko abaherezabitambo n’abalevi bafata feza, zahabu n’ibikoresho byapimwe, kugira ngo babijyane i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yacu. Bukeye, ku munsi wa cumi na kabiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka aho ku mugezi wa Ahawa, tugana i Yeruzalemu. Imana yacu yari kumwe natwe, maze muri urwo rugendo idukiza ibiganza by’umwanzi n’iby’umwambuzi wari utwubikiye. Nuko tugera i Yeruzalemu, tuharuhukira iminsi itatu. Ku munsi wa kane, ya feza, zahabu n’ibindi bikoresho tubipimira mu Ngoro y’Imana yacu, maze bishyikirizwa umuherezabitambo Meremoti mwene Uriya, na Eliyazari mwene Pinehasi, bari kumwe na Yozabadi mwene Yozuwe, na Noyadiya mwene Binuwi b’abalevi. Byose biraboneka, ari umubare ari n’uburemere, maze byose birandikwa. Icyo gihe, abari barajyanywe bunyago batura Imana ya Israheli ibimasa cumi na bibiri, za rugeyo mirongo cyenda n’esheshatu, intama mirongo irindwi n’indwi, amasekurume cumi n’abiri, byo guhongerera ibyaha bya Israheli yose: byose biturwa Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Hanyuma, amategeko y’umwami ashyikirizwa abatware be n’abafasha babo, bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira imbaga n’Ingoro y’Imana. Ibyo birangiye, abatware baranyegera, barambwira bati «Abayisraheli, ndetse abaherezabitambo n’abalevi, nta bwo bitandukanyije n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu n’ubwo abo bantu (ari bo Abakanahani, Abaheti, Abaperezi, Abayebuzi, Abahamoni, Abamowabu, Abanyamisiri n’Abahemori) bakoraga amahano menshi. Bo n’abahungu babo babashatsemo abagore, maze ubwoko butagatifu bwivanga n’abanyamahanga! Abatware n’abanyacyubahiro, ni bo babanje guhemuka!» Maze ngo mbyumve, mpera ko nshishimura umwambaro wanjye n’igishura cyanjye, nipfura imisatsi n’ubwanwa, nicara hasi ndumirwa. Abari bagifite igitinyiro cy’amagambo y’Imana ya Israheli, bateranira iruhande rwanjye kubera ubwo buhemu bw’abari barajyanywe bunyago; naho jye nkomeza kwicara numiwe, kugeza igihe cy’igitambo cya nimugoroba. Igihe cy’igitambo cya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze, umwambaro wanjye n’igishura cyanjye byashwanyaguritse, maze ndapfukama, ntega amaboko nyerekeje kuri Uhoraho Imana yanjye. Nuko ndavuga nti «Mana yanjye, ubu mfite isoni n’ikimwaro ku buryo ntatinyuka kubura amaso, ngo nkwerekezeho uruhanga rwanjye. Mu by’ukuri, Mana yanjye, ibicumuro byacu byariyongereye bisumba imitwe yacu, n’ibyaha byacu birarundana bigera ku ijuru. Kuva igihe cy’abasokuruza bacu kugeza ubu twaracumuye bikabije, kandi kubera ibyaha byacu twebwe ubwacu, hamwe n’abami n’abaherezabitambo bacu, twagabijwe abami b’amahanga, tugabizwa inkota, ukujyanwa bunyago, gusahurwa no gukozwa isoni, mbese nk’uko bimeze uyu munsi. Ariko kandi, mu kanya gato, Uhoraho Imana yacu yatugiriye imbabazi, adusigira aka gasigisigi k’abarokotse, kandi aduha umwanya ahantu he hamweguriwe; bityo Imana yacu yaratumurikiye, inadusubiza ubugingo mu gihe cy’ubushikamirwe bwacu. N’ubwo tukiri abacakara, Imana yacu ntiyadutereranye mu bushikamirwe bwacu; ahubwo yatumye abami b’Abaperisi batugirira impuhwe maze tubona agahenge kugira ngo ahari amatongo tuhavugurure tuhubaka Ingoro y’Imana yacu, kandi twibereho muri Yuda n’i Yeruzalemu mu mutekano. Ariko se, Mana yacu, ubu twavuga iki nyuma y’ibyo? Kandi twaranze amategeko yawe, watumye abagaragu bawe b’abahanuzi ngo bayadushyikirize, ugira uti ’Igihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire, ni igihugu cyahumanyijwe n’abaturage bagituye; baracyandavuje impande zose, bagikwizamo amahano. None rero, ntimuzabashyingire abakobwa banyu, n’abahungu banyu ntimuzabashakire abakobwa babo! Muzababuze amahoro no kumererwa neza, bityo muzarusheho gukomera, murye ibyiza byo muri iki gihugu kandi muzagisigireho umurage urubyaro rwanyu, ruzagihorane.’ None rero, Mana yacu, ibyo byago byose byatubayeho bitewe n’ibikorwa byacu bibi n’amakosa yacu akabije; nyamara ntiwaduhaniye ibyaha byacu uko twari tubikwiye, ahubwo udusigira aka gasigisigi ureba k’abarokotse. Ubu se twakongera dute kurenga ku mategeko yawe, maze tugashyingirana n’abo bantu b’inkozi z’ibibi? Aho ntuzaturakarira ukadutsemba, maze ntihagire n’umwe urokoka ngo asigare? Uhoraho Mana ya Israheli, ubuntu bwawe ni bwo dukesha kuba twarasigaye turi agasigisigi k’abarokotse, nk’uko tumeze ubu. Ngaha twebwe b’abanyabyaha duhagaze imbere yawe, n’ubwo tutabikwiye.» Uko Ezira yasengaga asaba imbabazi, akarira apfukamye imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ni ko Abayisraheli benshi, abagabo, abagore n’abana, bakoraniraga iruhande rwe, kandi bose barariraga cyane. Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli, wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati «Twahemukiye Imana yacu, turongora abagore twakuye mu banyamahanga, batuye iki gihugu. Nyamara, n’ubwo ari uko bimeze, Israheli iracyafite icyizere. None rero, reka tugirane isezerano n’Imana yacu, tuyemerere ko tugiye kwirukana abo bagore bacu b’abanyamahanga n’abana babo, dukurikije inama y’umutegetsi wanjye n’iy’abatinya itegeko ry’Imana yacu. Dukwiye kugenza dutyo, dukurikije itegeko! Haguruka, kuko ibyo ari wowe bireba! Kandi natwe turaba turi kumwe; komera kandi ubikore!» Ezira ni ko guhaguruka, arahiza abatware b’abaherezabitambo, abalevi n’Abayisraheli bose ko bazabitunganya nk’uko byavuzwe; nuko bararahira. Ezira ahaguruka aho yahoze imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ajya mu cyumba cya Yohanani mwene Eliyashibu. Ahageze ntiyarya umugati kandi ntiyanywa amazi, kuko yari mu kababaro kubera ubuhemu bw’abajyanywe bunyago. Hanyuma, babitangaza mu gihugu cyose cya Yuda n’i Yeruzalemu, bahamagaza abajyanywe bunyago bose, ngo bateranire i Yeruzalemu. Uzaba atarahagera mu minsi itatu nk’uko abatware bakuru babyemeje, azanyagwa ibintu bye byose kandi na we ubwe acibwe mu ikoraniro ry’abajyanywe bunyago. Nuko abantu bose ba Yuda n’aba Benyamini bagera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu, barahakoranira; hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Imbaga yose iguma imbere y’Ingoro y’Imana, bahinda umushyitsi kubera icyo gikorwa, no kubera imvura nyinshi yagwaga. Ezira umuherezabitambo arahaguruka, maze arababwira ati «Mwarahemutse, mushaka abagore b’abanyamahanga, maze mwongera mutyo ibyaha bya Israheli. None rero, nimuhe ikuzo Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, kandi murangize ugushaka kwe: nimuce ukubiri n’abo banyamahanga batuye iki gihugu kandi mutandukane n’abagore mwabashatsemo!» Ikoraniro ryose rirasubiza mu ijwi riranguruye, riti «Ni byo koko! Tugomba kubikora uko ubivuze! Ariko kandi turi benshi kandi ni mu itumba; ntitwashobora kuguma hanze. Uretse n’ibyo, ntibyatunganywa mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye turi benshi. None rero, abatware bacu nibagume hano mu izina ry’ikoraniro ryose, naho abo mu migi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga bose, bazaze mu gihe kizaba cyabagenewe. Bazazane n’abakuru ba buri mugi n’abacamanza bawo, kugeza ubwo uburakari bw’Imana yacu bwatewe n’icyo cyaha twakoze, buzaba bumaze gucuba.» Nyamara Yonatani mwene Asaheli, na Yahizeya mwene Tikuwa barabirwanya, na Meshulamu na Shabatayi w’umulevi barabashyigikira. Ariko abari barajyanywe bunyago babigenza nk’uko byari byavuzwe. Ezira umuherezabitambo atoranya abatware b’amazu akurikije imiryango bavukamo, buri wese agahamagarwa mu izina rye. Nuko bateranira hamwe ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi, bagira ngo basuzume icyo kibazo. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho bari barangije gusuzuma ibyerekeye abagabo bashatse abagore b’abanyamahanga. Mu bahungu b’abaherezabitambo, abo basanze barashatse abagore b’abanyamahanga ni aba: Muri bene Yozuwe, umuhungu wa Yosadaki, n’abavandimwe be ni Maseya, Eliyezeri, Yaribu na Gedaliya; barahirira ko bemeye kwirukana abagore babo, kandi bagatura na rugeyo imwe ho impongano y’icyaha cyabo; muri bene Imeri ni Hamani na Zebadiya; muri bene Harimu ni Maseya, Eliya, Shemaya, Yehiyeli na Uziya; muri bene Pashuru ni Eliyonayi, Maseya, Yishimayeli, Netaneli, Yozabadi na Eleyasa. Mu balevi ni Yozabadi, Shimeyi, Kelaya ari we Kelita, Petahiya, Yehuda na Eliyezeri. Mu baririmbyi ni Eliyashibu na Zakuri. Mu banyanzugi ni Shalumi, Telemi na Uri. Naho mu Bayisraheli basanzwe ni aba: muri bene Parewoshi ni Ramiya, Yiziya, Malikiya, Miyamini, Eleyazari, Malikiya wundi na Benaya; muri bene Elamu ni Mataniya, Zekariya, Yehiyeli, Abudi, Yeremoti na Eliya; muri bene Zatu ni Eliyonayi, Eliyashibu, Mataniya, Yeremoti, Zabadi na Aziza; muri bene Bebayi ni Yehohanani, Hananiya, Zabayi na Atilayi; muri bene Bani ni Meshulamu, Maluki, Adaya, Yashubi, Sheyali na Yeramoti; muri bene Pehati‐Mowabu ni Adina, Kelali, Benaya, Maseya, Mataniya, Besaleli, Binuwi na Manase; muri bene Harimu ni Eliyezeri, Yishiya, Malikiya, Shemaya, Simewoni, Benyamini, Maluki na Shemariya; muri bene Hashumi ni Matenayi, Matata, Zabadi, Elifeleti, Yeremayi, Manase na Shimeyi; muri bene Bani ni Madayi, Amuramu, Uweli, Benaya, Bediya, Keluhu, Waniya, Meremoti, Eliyashibu, Mataniya, Matenayi, na Yasayi; muri bene Binuwi ni Shimeyi, Shelemiya, Natani na Adaya; muri bene Azuri, ni Shashayi, Sharayi, Azareli, Shelemiyahu, Shemariya, Shalumi, Amariya, na Yozefu; muri bene Nebo ni Yehiyeli, Matitiya, Zabadi, Zebina, Yadayi, Yoweli na Benaya. Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga; nuko babirukanana n’abana babo. Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza. Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu. Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.» Ngo numve ayo magambo nicara hasi, ndarira kandi mara iminsi myinshi mu kababaro; ngasiba kurya kandi ngasengera imbere y’Imana Nyir’ijuru. Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe! Tega ugutwi kwawe rero, n’amaso yawe yitegereze, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe. Muri iki gihe ndasengera imbere yawe umunsi n’ijoro, nsabira Abayisraheli, abagaragu bawe, kandi ngashinja ibyaha byabo kuko twagucumuyeho. Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe. Ndakwinginze ngo wibuke rya jambo wavugishije Musa umugaragu wawe, ugira uti ’Nimumpemukira, nzabatatanyiriza mu mahanga, ariko nimungarukira mugakomeza amategeko yanjye kandi mukayakurikiza, kabone n’aho abajyanywe bunyago banyu bazaba bari inyuma y’ijuru, nzabakoranya maze mbagarure aho nahisemo kugira ngo mpatuze izina ryanjye.’ None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe? Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!» Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi. Bigeze mu kwezi kwa Nisani k’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritashuweru, kuko nari nshinzwe divayi, mfata divayi njya guhereza umwami. Kuva mbere, nta na rimwe nari nigeze ngira agahinda imbere ye. Umwami ni ko kumbaza ati «Ni kuki ureba nk’ubabaye? Aho nturwaye? Waba se hari ikindi ufite kikubabaje ku mutima?» Mbyumvise ntahwa n’ubwoba bwinshi. Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?» Umwami arambaza ati «Icyo ushaka se ni iki?» Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru, maze nsubiza umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, kandi umugaragu wawe akakugiraho ubutoni, unyohereze mu gihugu cya Yuda, mu murwa urimo imva z’abasokuruza banjye, kugira ngo nongere nywubake.» Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo, nuko arabishima, ni ko kubinyemerera. Ndongera mbwira umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, bampe inzandiko nshyira abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bazandeke mpite, ngere mu gihugu cya Yuda. Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye. Ndagenda nsanga abategetsi b’iburengerazuba bwa Efurati, maze mbashyikiriza inzandiko z’umwami. Ubwo kandi umwami yari yampaye bamwe mu bakuru b’ingabo no mu banyamafarasi be ngo bamperekeze. Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza. Ngeze i Yeruzalemu, nahamaze iminsi itatu. Hanyuma nkabyuka nijoro, jye n’abantu bake mu bo twari kumwe, ariko nari ntaragira uwo mpishurira umugambi werekeye Yeruzalemu Imana yanjye yanshyize mu mutima. Nta yandi mafarasi twari dufite, uretse iyaje impetse. Nuko muri iryo joro, nsohokera mu Irembo ryo ku Kibaya, ngenda nerekeje ku iriba ry’Ikiyoka no ku Irembo ry’Imyanda. Nitegereza nitonze inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguritse, n’amarembo yayo yari yarakongotse. Ndakomeza ngera ku Irembo ry’Iriba n’ahagana ku kidendezi cy’umwami, hanyuma mbura aho nyuza ifarasi yari impetse. Nuko muri uwo mwijima, nzamuka iruhande rw’umugezi, nitegereza nitonze inkike, hanyuma nsubiza inzira najemo, ntahana mu Irembo ryo ku Kibaya. Ariko abatware ntibari bamenye aho nagiye, n’icyo nakoze; koko rero, kugeza ubwo nta cyo nari narahishuriye Abayahudi, abaherezabitambo, abanyacyubahiro, abacamanza, habe n’abandi bose bari bashinzwe imirimo. Noneho ndababwira nti «Murabona aya makuba turimo: Yeruzalemu yarasenyutse, n’amarembo yayo arashya. Nimuze, twubake inkike za Yeruzalemu, maze bareke kudusuzugura!» Nuko mbahishurira ubuntu Imana yanjye yari yangiriye ikanshyigikira, n’ibyo umwami yari yarambwiye byose. Nuko bavugira icyarimwe bati «Duhaguruke maze twubake!» Ni ko gutangirana umwete icyo gikorwa cyiza. Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?» Ndabasubiza nti «Imana Nyir’ijuru ubwayo izaduha kubigeraho; twebwe abagaragu bayo, tugiye guhaguruka twubake. Ariko mwebwe, nta mugabane, nta munani, nta n’urwibutso mufite muri Yeruzalemu!» Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli. Iruhande rwabo abantu b’i Yeriko na bo baratangira barubaka, bakurikiwe na Zakuru mwene Imuri. Abahungu ba Hasena bubaka irembo ry’Amafi, bashinga ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata. Iruhande rwabo hubatswe na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi; akurikirwa na Meshulamu, mwene Berekiya, mwene Mashezabeli, na we arubaka. Iruhande rwabo hubakwa na Sadoki mwene Bana; akurirwa n’abantu b’i Tekowa na bo barubaka, ariko abanyacyubahiro baho banze kutwitabira, twebwe abategetsi babo. Irembo rya Yeshana ryubatswe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodiya; ni bo bashinze ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata. Iruhande rwabo hubatswe na Melatiya w’i Gibewoni, na Yadoni w’i Meroni, bafatanyije n’abantu b’i Gibewoni n’ab’i Misipa; aho bubatse ni ahateganye n’ingoro y’umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati. Uziyeli mwene Harihaya, umucuzi wa zahabu, na we arubaka, akurikirwa na Hananiya, umukozi w’imibavu; bombi basana inkike za Yeruzalemu, bageza ku nkike ngari. Iruhande rwabo hubatswe na Refaya mwene Hiri, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Yeruzalemu. Iruhande rwe hubaka Yedaya mwene Harumafu, yubatse aharebana n’inzu ye; akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya, na we arubaka. Igice cyakurikiyeho cyubakwa na Malikiya mwene Harimu, afatanyije na Hashubi mwene Pahati‐Mowabu, bageza ku munara w’Amatanura. Uwakurikiyeho ni Shalumi mwene Haloheshi, wategekaga ikindi gice cya kabiri cy’akarere ka Yeruzalemu, yubaka afatanyije n’abakobwa be. Irembo ryo ku Kibaya ryubakwa na Hanuni n’abaturage b’i Zanowahi; ni bo baryubatse kandi bariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata; ndetse bubaka n’imikono igihumbi y’inkike, bageza ku Irembo ry’Imyanda. Naho Irembo ry’Imyanda, ryo ryubakwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware w’akarere ka Betikeremi; ni we waryubatse kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata. Shalumi mwene Kolihoze, umutware w’akarere ka Misipa, ni we wubatse Irembo ryo ku Iriba, ararisakara kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata yazo; ndetse yubaka n’inkike ahateganye n’ikidendezi kiyoborera amazi mu busitani bw’umwami, kugeza ku madarajya amanuka mu Murwa wa Dawudi. Yakurikiwe na Nehemiya mwene Azibuki, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Betisuri, aba ari we wubaka ahateganye n’imva za Dawudi, ageza ku kidendezi gicukuwe vuba, no ku nzu y’Intwari. Abalevi bakurikiraho barubaka, barimo Rehumu mwene Bani; iruhande rwe hubakwa na Heshabiya, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila, afatanyije n’abo mu karere ke. Nyuma yabo hubakwa n’abavandimwe babo, barimo Binuwi mwene Henadadi, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila. Akurikirwa na Ezeri mwene Yeshuwa, umutware w’i Misipa, aba ari we wubaka ikindi gice cy’ahazamuka hagana ku nzu babikagamo ibikoresho by’intambara, mu mfuruka y’inkike. Iruhande rwe, Baruki mwene Zabayi, yubakana umwete ikindi gice ahereye ku mfuruka y’inkike, ageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru. Akurikirwa na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi, aba ari we wubaka ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, ageza aho igarukira. Abaherezabitambo bo mu turere dukikije Yeruzalemu bakurikiraho, na bo barubaka. Bakurikirwa na Benyamini na Hashubi, bubaka ahateganye n’amazu yabo; Azariya mwene Maseya, mwene Ananiya na we akurikiraho, yubaka iruhande rw’inzu ye. Binuwi mwene Henadadi yubaka ku kindi gice, kuva ku nzu ya Azariya kugeza ku iguni ry’inkike. Hakurikiraho Palali mwene Uzayi, aba ari we wubaka hagati y’iguni n’umunara wo hejuru, wometse ku nzu y’umwami, bugufi y’ikibuga cy’abarinzi. Pedaya mwene Perewoshi, afatanyije n’abahereza bari batuye i Ofeli, yubaka agana mu burasirazuba, ageza imbere y’Irembo ry’Amazi no ku munara wo hejuru. Hakurikiraho abantu b’i Tekowa, baba ari bo bubaka ikindi gice, bahereye ahateganye n’umunara munini wo mu iguni, bageza ku nkike ya Ofeli. Kuva hejuru y’Irembo ry’Amafarasi, hubakwa n’abaherezabitambo, buri muntu imbere y’inzu ye. Abakurikiyeho ni Sadoki mwene Imeri, wubatse ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya, umurinzi w’Irembo ry’iburasirazuba. Hananiya mwene Sheramiya, na Hanuni, ari we wa gatandatu muri bene Asafu, bubaka ikindi gice; bakurikirwa na Meshulamu, mwene Berekiya, wubatse imbere y’inzu ye. Malikiya, umucuzi wa zahabu, yubaka kugeza ku mazu y’abahereza n’ay’abacuruzi, ahateganye n’Irembo ry’Abagenzuzi, kugeza ku cyumba cyo hejuru y’iguni. Maze hagati y’icyumba cyo hejuru y’iguni n’Irembo ry’Intama, hubakwa n’abacuzi ba zahabu hamwe n’abacuruzi. Aho Sanabalati yumviye ko twubaka inkike, ararakara maze arabisha. Ahinyura Abayahudi kandi avugira mu ruhame rw’abavandimwe be n’ingabo zari i Samariya, ati «Mbese bariya batindi b’Abayahudi bari mu biki? Aho ntibibwira ko biriya ari igikorwa cy’umunsi umwe? Mbese ye, ariya mabuye yahiye bariho batoragura mu matongo, ni yo agenewe kubaka?» Na Tobiya w’Umuhamoni, wari iruhande rwe, ararisongera ati «Ngaho nibubake da! Ruriya rukuta rwabo, n’ingunzu imwe irwuriye, rwahita rutengagurika!» Twumve, Mana yacu, kuko twasuzuguwe, maze ibitutsi badututse bibe ari bo bihama, kandi bazakorwe n’ikimwaro mu gihugu cy’ubucakara! Wibababarira igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha bakugiriye, kuko basuzuguye abubatsi. Nuko turakomeza twubaka inkike, maze bidatinze ziba zigeze hagati, kuko imbaga yakoranaga umwete. Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara. Bahuza umugambi kugira ngo baze gutera Yeruzalemu maze bayivutsemo imidugararo. Nuko, tumaze gutakambira Imana yacu, dushyiraho abantu ngo babaturinde umunsi n’ijoro. Nyamara abo muri Yuda baravugaga bati «Imbaraga z’abubatsi zirakendereye, kandi amatongo ni menshi, birenze urugero! Izi nkike ntituzashobora kuzubaka!»!» Naho abanzi bacu bo baravuga bati «Ntibazigera batubona cyangwa ngo babimenye, tuzabagwa gitumo, tubice maze ibyo batangiye birangirire aho.» Abayahudi baturanye na bo baraza baratuburira, babigira nk’incuro cumi, batubwira bati «Barakorana, baturutse mu turere twose batuyemo, bagira ngo baze kudutera!» Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo. Maze kugenzura uko bahagaze, ndahaguruka mbwira abanyacyubahiro, abakuru n’imbaga yose, nti «Mwitinya bariya bantu! Nimwibuke Nyagasani n’imbaraga ze zikangaranya, maze murwanirire abavandimwe n’abahungu banyu, abakobwa n’abagore banyu, ndetse n’ingo zanyu.» Nuko abanzi bacu bumvise ko twaburiwe, Imana ibatera kureka umugambi wabo, maze twese tugaruka kubaka inkike, buri wese ku murimo we. Ariko guhera uwo munsi, igice kimwe gusa cy’abantu banjye barubakaga, naho abandi bagahorana amacumu, ingabo, imiheto n’imyambaro y’intambara, bahagaze inyuma y’abo muri Yuda bose bakoraga. Abikorezi bo, bakoreshaga akaboko kamwe, naho akandi gafashe intwaro. Buri wese mu bubatsi, na we yubakaga afite inkota mu rukenyerero. Uwavuzaga ihembe we, yagumaga iruhande rwanjye. Nuko mbwira abanyacyubahiro, abajyanama, ndetse n’imbaga yose, nti «Aho dukwiye gukora haracyari henshi kandi ntihegeranye, bigatuma dutatana ku mpande zose z’urukuta. None rero aho muzumva ihembe rivugiye, muzahadusange muhakoranire, ubundi Imana yacu izaturwanirira.» Nuko abo mu gice kimwe bakajya ku mirimo naho abandi bagafata amacumu yabo, kuva igihe umuseke ukebye kugeza ubwo inyenyeri zimurika. Ubwo kandi ndongera mbwira imbaga, nti «Buri muntu n’umugaragu we bajye barara muri Yeruzalemu, bityo tuzagire abarinzi nijoro, naho ku manywa bakore.» Naho jyewe hamwe n’abavandimwe banjye n’abagaragu banjye, ndetse n’abarinzi twagendanaga, nta n’umwe wiyamburaga imyambaro ye, buri wese yabaga afite intwaro ye, ayitwariye iburyo. Bukeye, abagabo n’abagore bo muri rubanda bijujutira abavandimwe babo b’Abayahudi. Bamwe bakavuga bati «Abahungu bacu, abakobwa bacu ndetse natwe ubwacu tugomba kwigwatiriza, kugira ngo tubone ingano zo kurya maze tubeho!» Abandi bakavuga bati «Amasambu yacu, imizabibu yacu n’ingo zacu, tugomba kubitangaho ingwate, kugira ngo tubone ingano muri iki gihe cy’inzara.» Abandi na bo bati «Kugira ngo tubone amakoro y’umwami, twagujije feza tugwatirije amasambu yacu n’imizabibu yacu. Nyamara twese turi bamwe, n’abahungu b’abavandimwe bacu ntibarusha abacu agaciro; ni iki rero cyatuma tugomba gutanga abahungu bacu n’abakobwa bacu kugira ngo babagaragire? Ndetse bamwe mu bakobwa bacu bababereye abaja! Kandi nta n’icyo tugishoboye gukora ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’imizabibu yacu byitungiwe n’abandi!» Namaze kumva uko bijujuta n’amagambo yabo, ubwo mpita ndakara cyane. Nuko ngisha imitima inama, niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n’abakuru, maze ndababwira nti «Mwese mukorera abavandimwe banyu umutwaro urenze urugero!» Hanyuma nkoranya abantu benshi kugira ngo tubamagane; maze ndababwira nti «Twebwe ubwacu twakoze uko dushoboye, ducungura abavandimwe bacu b’Abayahudi bari baragurishijwe mu mahanga, none ni mwebwe musigaye mucuruza abavandimwe banyu, mukabagurisha cyangwa mukabagura!» Nuko baraceceka, babura icyo bavuga. Ndakomeza ndababwira nti «Ibyomukora nta bwo ari byiza. Mbese ntimwagombye guhorana igitinyiro cy’Imana yacu, kugira ngo mwirinde gukozwa isoni n’amahanga atwanga? Nanjye ubwanjye, hamwe n’abavandimwe banjye n’abagaragu banjye, hari abo twagurije feza n’ingano. Nimuze tubaharire twese iyo myenda baturimo! Uyu munsi wa none, nimubasubize amasambu yabo, imizabibu, ibiti by’imizeti n’amazu byabo, mubegurire kandi imyenda babarimo, yaba iya feza, ingano, divayi nshya cyangwa se amavuta mwari mwarabagurije.» Barasubiza bati «Tuzabibasubiza kandi nta n’icyo tuzabaka; rwose tuzabigenza uko ubivuze.» Ubwo mpamagaza abaherezabitambo, maze ndahiza abantu imbere yabo ko bazagenza koko uko babyemeye. Hanyuma nkunkumura igishura cyanjye maze ndavuga nti «Imana iragakunkumura itya umuntu wese utazakurikiza iri jambo; maze imukure mu nzu ye no mu mutungo we! Ibye byose biragakunkumuka maze asigare amara masa.» Ikoraniro ryose ririkiriza riti «Amen!» kandi bose basingiza Uhoraho. Nuko imbaga ibikora uko byavuzwe. Igihugu cya Yuda nagitegetse imyaka cumi n’ibiri yose, kuva ku mwaka wa makumyabiri umwami Aritashuweru ari ku ngoma, kugeza ku wa mirongo itatu n’ibiri, nyamara muri icyo gihe cyose, ari jye, ari n’abavandimwe banjye, ntitwigeze dutungwa n’amaturo nk’ahabwa umutware. Naho abatware bambanjirije, bo bakandamizaga rubanda, buri munsi bakabaha amasikeli mirongo ine ya feza azagurwa imigati na divayi; abagaragu babo ndetse na bo bagashikamira imbaga. Ariko jye si ko nabigenjeje, kubera ko natinyaga Imana. Ahubwo nibanze cyane ku mirimo yo kubaka inkike, sinagira n’agasambu ngura. N’abagaragu banjye bose bafatanyaga n’abandi imirimo. Abakuru n’abanyacyubahiro twasangiriraga hamwe iwanjye, bagera ku bagabo ijana na mirongo itanu, hatabariwemo n’abazaga badusanga baturutse mu mahanga adukikije. Buri munsi habagwaga ikimasa kimwe, intama esheshatu z’indobanure n’inkoko zitari nke, ariko byose bikishyurwa ibivuye ku mutungo wanjye; iminsi cumi yashira bakazana divayi ihagije bose. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo sinigeze nturwa nk’abatware, kuko rubanda bashengurwaga n’uburetwa. Mana yanjye, ndakwinginze ngo ujye wibuka ibyo nakoze byose ngirira iyi mbaga, maze ubinyiture. Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo. Ni bwo Sanabalati na Geshemu bantumyeho, bati «Uraze, duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.» Naho bo bari bacuze inama yo kungirira nabi. Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?» Bakomeza kuntumaho batyo, babigira incuro enye zose, nanjye igisubizo kikaba cya kindi. Sanabalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu, ambwira kwa kundi. Yari yamuhaye ibaruwa ifunguye, yanditsemo ngo «Geshemu aremeza yuko hari inkuru yakwiriye ibihugu, ivuga ko wowe n’Abayahudi mushaka kwivumbagatanya, akaba ari na cyo cyatumye mwubaka inkike; kandi barahamya ko ari wowe uzababera umwami. Baravuga kandi ko waba warashyizeho abahanuzi kugira ngo bakwamamaze hose muri Yeruzalemu, bavuga ngo ’Igihugu cya Yuda gifite umwami!’ Ibyo byose kandi umwami azabimenya. None rero ngwino tujye inama.» Ubwo nanjye mutumaho, nti «Nta na kimwe cyabaye mu byo uvuga; byose ni wowe ubyihimbira!» Koko kandi bose babigiraga bashaka kudutera ubwoba, bibwira bati «Bazacika intege barambirwe, maze uwo murimo uhagarare!» Ibiramambu, ahubwo twarushagaho kuwushishikarira dushyizeho umwete. Nuko umunsi umwe njya kwa Shemaya, umuhungu wa Delaya mwene Mehetabeli, utari washoboye kwiyizira. Arambwira ati «Tuze guhurira mu Nzu y’Imana, maze twikingiranire imbere mu Ngoro; inzugi z’amarembo tuzifunge, kuko baza kukwica, iri joro nyine ni ho baza kukwica!» Ndamusubiza nti «Umugabo nkanjye yahunga? Ni nde muntu nkanjye wakwihisha mu Ngoro, maze agakomeza kubaho? Reka da, sinjya kuyihishamo.» Nari namenye ko ibyo ampanuriye atabitumwe n’Imana, ahubwo ko ari Tobiya wamuguriye. Bari bamuguriye, kugira ngo nze kugira ubwoba, nimbigenza ntyo mbe ncumuye, maze babone uko bankwiza igihugu, bankoze ikimwaro. Ndakwinginze, Mana yanjye, ngo ujye wibuka Tobiya kubera ubwo bugome bwe; kandi uzibuke na Noyadiya w’umuhanuzikazi, hamwe n’abandi bahanuzi bose, bashatse kuntera ubwoba. Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri. Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu. Muri icyo gihe amabaruwa abanyacyubahiro b’Abayahudi bandikiraga Tobiya aba urufaya, na we kandi akabasubiza. Koko rero, abenshi muri Yuda bari baragiranye na we amasezerano bashyiraho indahiro, kuko yari umukwe wa Shekaniya mwene Arahu; kandi na Yohanani, umuhungu we, yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu, mwene Berekiya. Bandatiraga ibyiza Tobiya uwo akora kandi icyo mvuze cyose bakakimumenyesha, naho Tobiya akanyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba. Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi). Nuko Hanani umuvandimwe wanjye mugira umutware wa Yeruzalemu, naho Hananiya aba umukuru w’ingabo zo mu kigo ntamenwa, kuko uwo mugabo w’inyangamugayo yarushaga abenshi kugirira Imana igitinyiro. Nuko ndabihanangiriza nti «Amarembo ya Yeruzalemu ntazakingurwe mbere y’uko izuba rirasa, nirijya kurenga mujye mukinga inzugi mushyireho ibihindizo; kandi abaturage ba Yeruzalemu mujye mubatoranyamo abarinzi, buri wese afate umwanya ahateganye n’inzu ye.» Umugi wari munini mu mpande zawo zose ariko utuwe n’abantu bake cyane, kandi n’amazu yari atarongera kubakwa. Ni bwo Imana yanjye inshyizemo igitekerezo cyo gukoranya abanyacyubahiro, abacamanza hamwe n’imbaga yose, kugira ngo babarurwe hakurikijwe amazu yabo. Mbanza kureba mu gitabo cy’abagarutse mbere, nsanga handitsemo ngo: Dore abantu bo muri iyi ntara, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni yari yarajyanye bunyago, hanyuma bakagaruka i Yeruzalemu no muri Yuda, buri wese agasubira mu mugi we. Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana. Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu: bene Parewoshi ni 2172; bene Shefatiya ni 372; bene Arahu ni 652; bene Pahati‐Mowabu, ari bo bene Yezuwe na Yowabu ni 2818; bene Elamu ni 1254; bene Zatu ni 845; bene Zakayi ni 760; bene Binuwi ni 648; bene Bebayi ni 628; bene Azigadi ni 2322; bene Adonikamu ni 667; bene Biguwayi ni 2067; bene Adini ni 655; bene Ateri, ari bo bene Hizikiya ni 98; bene Hashumi ni 328; bene Besayi ni 324; bene Harifu ni 112; bene Gibewoni ni 95; abantu b’i Betelehemu n’ab’i Netofa ni 188; abantu b’i Anatoti ni 128; abantu b’i Beti‐Azimaweti ni 42; abantu b’i Kiriyati‐Yeyarimu, i Kefira n’i Beyeroti ni 743; abantu b’i Rama n’ab’i Geba ni 621; abantu b’i Mikimasi ni 122; abantu b’i Beteli n’ab’i Hayi ni 123; abantu b’i Nebo ni 52; bene Elamu wundi ni 1254; bene Harimu ni 320; abantu b’i Yeriko ni 345; abantu b’i Lodi, Hadidi na Ono ni 721; bene Senaya ni 3930. Abaherezabitambo ni aba: bene Yedaya, ari yo inzu ya Yozuwe, ni 973; bene Imeri ni 1052; bene Pashuru ni 1247; bene Harimu ni 1017. Abalevi: bene Yozuwe, ari bo Kadamiyeli, Binuwi na Hodiya, ni 74. Abaririmbyi: bene Asafu ni 148. Abanyanzugi: bene Shalumi, bene Ateli, bene Talimoni, bene Akuba, bene Hatita na bene Shobayi, ni 138. Abahereza: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti, bene Kerosi, bene Siya, bene Padoni, bene Lebana, bene Hagaba, bene Shalimayi, bene Hanani, bene Gideli, bene Gahari, bene Reyaya, bene Resini, bene Nekoda, bene Gazamu, bene Uza, bene Paseya, bene Besayi, bene Mewuni, bene Nefisi, bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri, bene Basiliti, bene Mehida, bene Harisha, bene Barikosi, bene Sisera, bene Temahu, bene Nesiya na bene Hatifa. Abahungu b’abagaragu ba Salomoni: bene Sotayi, bene Sofereti, bene Perida, bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli, bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti‐Hasebayimu na bene Amoni. Abahereza bose n’abahungu b’abagaragu ba Salomoni, ni 392. Dore kandi n’abandi bazamutse bava i Teli Melahu, i Teli Harisha, i Kerubi, i Adoni, i Imeri; ariko bo ntibashoboye kubona icyemezo cy’uko amazu n’imiryango bavukamo ari iya Israheli koko. Barimo bene Delaya, bene Tobiya, bene Nekoda 642; bakabamo na bamwe mu baherezabitambo ari bo bene Hobaya, bene Hakosi na bene Barizilayi, wari warashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, hanyuma akamwitirirwa. Abo bose babashatse mu gitabo cy’amavuko, ariko ntibakibabonamo; ni ko kubafata nk’abahumanye, bavanwa batyo ku murimo w’ubuherezabitambo. Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho akoresheje ubufindo. Ikoraniro ryose ryari rigizwe n’abantu 42360; utabariyemo abagaragu babo n’abaja, bari 7337; kandi bari bafite abaririmbyi n’abaririmbyikazi 245. Hari ingamiya 435, n’indogobe 6720. Abenshi mu batware b’amazu bazana imfashanyo, bazitangiye icyo gikorwa. Umunyacyubahiro ubwe yashyize mu bubiko amadarakima igihumbi ya zahabu, ibikombe mirongo itanu bakoresha mu isukurwa, atanga n’amakanzu magana atanu na mirongo itatu agenewe abaherezabitambo. Abo batware b’amazu bashyize muri ubwo bubiko amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu na mina ibihumbi bibiri na magana abiri bya feza. Naho rubanda, bo batanze amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu, mina ibihumbi bibiri bya feza, n’amakanzu mirongo itandatu n’arindwi agenewe abaherezabitambo. Nuko abaherezabitambo, abalevi n’igice kimwe cya rubanda batura i Yeruzalemu; naho abanyanzugi, abaririmbyi, abahereza n’abandi Bayisraheli basigaye, bo basubira mu migi yabo. maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli. Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko. Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu. Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura, imbaga yose irahaguruka. Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo. Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva. Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.» Maze abalevi na bo bagahoza imbaga, bavuga bati «Nimuceceke, kuko uyu ari umunsi mutagatifu; kandi mwikomeza kugira agahinda!» Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe. Ku munsi wa kabiri, abatware b’amazu y’umuryango wose, abaherezabitambo n’abalevi, bakoranira iruhande rwa Ezira, umwanditsi, kugira ngo bicengezemo ibivugwa mu Mategeko. Nuko muri ayo Mategeko Uhoraho yari yaratanze akoresheje Musa, basanga ahanditswe ngo «Mu minsi mikuru yo mu kwezi kwa karindwi, abana ba Israheli bazature mu mazu y’ibyatsi.» Bakibimenya, bahita bohereza mu migi yose n’i Yeruzalemu iri tangazo: «Nimugende mujye mu misozi, muzane amashami y’imizeti ya kimeza, ay’imizeti yahinzwe, ay’ibiti bikorwamo imibavu, ay’imikindo n’ay’ibindi biti bifite amababi menshi, maze muyubakishe amazu, nk’uko byanditswe.» Nuko rubanda baragenda, bazana amashami bayubakisha amazu matoya hejuru y’ibisenge by’ayo babagamo, mu bibuga byabo, no mu bikari by’Ingoro; ndetse no ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi n’icy’imbere y’irya Efurayimu na ho barayahubaka. Ikoraniro ry’abagarutse bava aho bari barajyanywe bunyago, bose bubaka bene ayo mazu y’ibyatsi kandi bakayabamo. Kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza ubwo, nta bundi bigeze bakora nk’ibyo; kandi bose bari banezerewe cyane. Buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, basomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ibyo birori, babyizihije mu minsi irindwi yose, maze ku munsi wa munani bongera gukoranira hamwe, nk’uko byari bitegetswe. Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, Abayisraheli barongera bakoranira hamwe kugira ngo basibe; bose baza bambaye ibigunira kandi binyanyagijeho umukungugu. Nuko abo mu bwoko bwa Israheli bivangura n’abanyamahanga, maze bishinja ibyaha byabo, barabyicuza, hamwe n’iby’abasekuruza babo. Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo. Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo. Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.» Nuko Ezira aravuga ati «Ni wowe wenyine Uhoraho! Ni wowe waremye ijuru, urema ikirere n’ingabo zacyo zose; isi uyiremana n’ibiyiriho byose, hamwe n’inyanja n’ibiyibamo; ibyo byose ni wowe bikesha kubaho kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama. Uhoraho, ni wowe Mana, wihitiyemo Abramu, umuvana muri Uri y’Abakalideya, maze umwihera izina yitwa Abrahamu. Wabonye ko umutima we ukunogeye, maze ugirana na we isezerano ryo kuzamugabira iki gihugu cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori, hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi, kugira ngo abamukomokaho bazagiture, kandi iryo wavuze ryaratashye, kuko wowe uri indahemuka! Witegereje ibyago abasokuruza bacu bagiriye mu Misiri, maze ugutakamba kwabo ukumvira hafi y’Inyanja y’Urufunzo. Weretse Farawo ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, abagaragu be n’abatuye igihugu cye ubigirizaho nkana, kuko wari uzi ko bishongoye ku bakurambere bacu, maze izina ryawe riba ikirangirire, kuva ubwo na n’ubu. Inyanja wayibaciriyemo icyambu, bayinyuramo rwagati humutse, naho abari babahomereye, ubabirindurira ikuzimu, nk’ibuye baroshye mu mazi magari. Wabayoboreshaga inkingi y’igicu ku manywa, na ho nijoro ukabayoboresha inkingi y’umuriro, ugira ngo ubamurikire mu nzira banyuramo. Wamanukiye ku musozi wa Sinayi, maze aho uri mu ijuru ukavugana na bo, ubaha amabwiriza azira kubera, n’amategeko atunganye, hamwe n’amateka n’amatangazo aboneye. Wabamenyesheje sabato yawe ntagatifu, maze ubaha amabwiriza, amategeko n’amateka, ukoresheje Musa umugaragu wawe. Wabamanuriye umugati mu ijuru ngo ubamare inzara, ubavuburira n’amazi mu rutare ngo abamare inyota. Wabategetse kuza muri iki gihugu ngo bakigarurire, kuko wari warakibasezeranyije, ugeretseho indahiro. Ariko abasokuruza bacu bo, bakwishongoyeho, bagushingana ijosi, banga kubahiriza amategeko yawe. Banze kumvira, biyibagiza ibyiza byose wabagiriye, bagushinganye ijosi, basigara bifuza kwisubirira mu bucakara bwo mu Misiri. Nyamara wowe, kuko uri Imana Nyir’imbabazi, ukaba umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi ugatinda kurakara, n’impuhwe zawe ntizigereranywe, ntiwigeze ubatererana. N’igihe bayazaga ibyuma, bakabyicuriramo inyana, hanyuma bakavuga bati ’Dore Imana yawe yagukuye mu Misiri’, kandi bagakora n’ibindi bibi byinshi bakakubabaza; wowe, kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwigeze ubatereranira mu butayu; inkingi y’igicu yakomeje kubayobora inzira ku manywa, naho nijoro inzira bakayiyoborwa n’inkingi y’umuriro. Wabamanuriyeho umwuka wawe mwiza, kugira ngo bamenye gushishoza; manu yawe bayihozaga mu itama, ukabaha n’amazi ngo bice akanyota. Mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu wabamenyeraga ikibatunga, nta n’ikindi bigeze bashaka ngo bakibure, imyambaro yabo ntiyabashiriyeho, n’ibirenge byabo ntibyabyimbagana. Wabeguriye ingoma z’abami, ubagabira ibihugu, ibihugu bahana imbibi barabitura, bigarurira icya Sihoni, umwami wa Heshiboni, n’icya Ogi, umwami wa Bashani. Wabagwirije urubyaro, rungana n’inyenyeri zo ku ijuru, maze ubacyura mu gihugu wari warasezeranyije abakurambere babo, ko bazakinjiramo, bakagitura. Abana babo bagitashyemo, maze barakigarurira, Abakanahani bari bagituye, ubacisha bugufi imbere yabo, kimwe n’abami babo n’imiryango yose yo mu gihugu, maze urababagabiza ngo babakoreshe uko bashatse. Bigaruriye imigi yubakiye n’ubutaka burumbuka, batura mu mazu arimo ibyiza by’amoko yose, amariba afukuye, imizabibu n’imizeti biba ibyabo, ndetse n’ibiti byera imbuto bitagira uko bingana. Barariye barahaga, baranabyibuha, maze baradamarara kubera ineza yawe. Nyamara bo barakwivumburiye, bakwivumbagatanyaho, amategeko yawe bayahigikira kure, bica abahanuzi bawe bababwirizaga kukugarukira, kandi bakora n’ibindi bibi byinshi, birakubabaza. Ni bwo ubagabije abanzi babo barabashikamira, ariko mu kababaro kabo baragutakira, maze aho uri aho mu ijuru urabumva, kubera impuhwe ugira uboherereza abatabazi, ngo babakure mu nzara z’abanzi babo. Nyamara ihumure ryataha, bakongera gukora ibitakunyuze, nawe ukabatererana, abanzi babo bakabashikamira. Ariko bakongera gutera hejuru bagutabaza, aho uri, aho mu ijuru ukabumva; nuko kubera impuhwe zawe, ubarokora utyo incuro nyinshi. Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe, naho bo barushaho kwishongora, basuzugura amategeko yawe, amabwiriza yawe bayarengaho, kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza. Bateruye intugu baba rubebe, bagushingana ijosi, banga kumvira. Warabihanije, imyaka ishira ari myinshi, ubamanuriraho umwuka wawe, urabihanangiriza, ndetse uboherereza n’abahanuzi, ariko bo banga kumva, maze worohera indi miryango yo mu bihugu, irabigabiza. Ariko kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwabatsembye cyangwa se ngo ubatererane, kuko uri Imana igwa neza, ukaba Nyir’impuhwe, None rero, Mana yacu, wowe Mana Musumba byose, ukaba umudatsimburwa n’igihangange, wowe ukomeza isererano ryawe, nturanganwe ubuhemu, wijenjekera aya makuba twagize, akagwirira abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo, abahanuzi n’abasokuruza bacu, ndetse n’umuryango wawe wose, kuva mu gihe cy’umwami wa Ashuru kugeza na n’ubu. Watubereye intabera mu byatubayeho byose, wowe wakurikiranye ukuri, naho twebwe twarahemutse. Ni byo koko, abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo ndetse n’abasokuruza, banze gukurikiza amategeko, amateka yawe ntibayitaho, basuzugura n’amabwiriza yawe. Mu gihe bari mu gihugu, bagitungiyemo byinshi wari wabihereye; mu gihugu kigari kandi kirumbuka wari wabagabiye, bo banze kukuyoboka, ntibisubiraho mu bikorwa byabo bibi. None ubu dore twabaye abacakara, n’igihugu wahaye abasokuruza bacu ngo kizabatunge, ni twebwe dusigaye tugihatswemo. Umusaruro w’iki gihugu urarumbuka, nyamara wikubirwa n’abami watugabije uduhora ibyaha byacu; badutwara uko bashaka kimwe n’amatungo yacu. Mbega amakuba turimo!» Kubera ibyo byatubayeho, dufashe ibyemezo bidakuka kandi biranditswe, ndetse n’abatware bacu, abalevi, n’abaherezabitambo babishyizeho umukono. Abashyize umukono kuri iyo nyandiko ni aba: Nehemiya, mwene Hakaliya; hamwe na Sidikiya, Seraya, Azariya, Yirimeya, Pashuru, Amariya, Malikiya, Hatushi, Shebaniya, Maluki, Harimu, Meremoti, Obadiya, Daniyeli, Ginetoni, Baruki, Meshulamu, Abiya, Miyamini, Maziya, Biligayi na Shemaya. Abo bari abaherezabitambo. Abalevi ni Yozuwe mwene Azaniya, Binuwi wo muri bene Henadadi, Kadamiyeli, hamwe n’abavandimwe babo Shekaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani, Mika, Rehobu, Hashabiya, Zakuru, Sherebiya, Shebaniya, Hodiya, Bani na Beninu. Abatware b’umuryango ni Parewoshi, Pahati‐Mowabu, Elamu, Zatu, Bani, Buni, Azigadi, Bebayi, Adoniya, Biguwayi, Adini, Ateri, Hizikiya, Azuri, Hodiya, Hashumu, Besayi, Harifu, Anatoti, Nobayi, Magipiyashi, Meshulamu, Heziri, Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa, Palatiya, Hanani, Anaya, Hosheya, Hananiya, Hashubu, Haloheshi, Pilaha, Shobeki, Rehumu, Hashabina, Maseya, Ahiya, Hanani, Anani, Maluki, Harimu na Bahana. Naho ba rubanda basigaye, abaherezabitambo, abalevi, abanyanzugi, abaririmbyi n’abahereza — mbese abari bitandukanyije n’abanyamahanga batuye igihugu kugira ngo begukire amategeko Uhoraho yatanze akoresheje Musa umugaragu we, n’abandi bose bari baciye akenge — na bo bifatanya n’abavandimwe babo n’abatware babo. Biyemeza gukurikiza amategeko Uhoraho yavugishije Musa umugaragu we, no kubahiriza amatangazo, amabwiriza n’amateka ye, kandi barabirahirira. Twese rero, twiyemeje ko abanyamahanga batuye iki gihugu tutazabashyingira abakobwa bacu, kandi n’ababo ntituzabashakira abahungu bacu. Abo bantu nibaza gucuruza imyaka, cyangwa se ibindi biribwa ku isabato, nta cyo tuzabagurira kuri uwo munsi, habe no ku wundi munsi mukuru. Kandi tuzajya turaza ubutaka, uko umwaka wa karindwi ugeze, n’abaturimo imyenda tuyibarekere. Twemeje kandi ko buri mwaka tuzajya dutanga icya gatatu cya sikeli kubera imirimo y’Ingoro y’Imana yacu. Ayo masikeli ni yo azagurwamo imigati y’umumuriko, ibitambo by’ubuhoro n’ibitambo bitwikwa bya buri munsi, hamwe n’ibyo ku masabato, mu mboneko z’ukwezi, ku minsi mikuru, ndetse n’amaturo matagatifu n’ibitambo byo guhongerera ibyaha bya Israheli; mbese imihango yose ikorerwa mu Ngoro y’Imana yacu. Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko. Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya duha Ingoro y’Uhoraho umuganura w’ibyo tuzasarura mbere mu masambu yacu, n’imbuto zizera mbere ku biti byose, hamwe n’abana b’imfura b’abahungu bacu n’amariza yo mu bushyo bwacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko. Amariza y’amatungo yacu magufi n’ay’amaremare azazanwa mu Ngoro y’Imana yacu, tuyashyikirize abaherezabitambo bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana yacu. Amafu tuzasya n’imbuto tuzasarura mbere, hamwe na divayi nshya n’amavuta, tuzabizanira abaherezabitambo, maze babibike mu byumba by’Ingoro bibigenewe, naho abalevi bahabwe igice cya cumi cy’ibizaba byasaruwe mu mirima yacu. Icyo gice cya cumi kandi, abalevi ni bo bazaza kukitwiyakira mu migi yose dutuyemo. Abalevi nibaza gusaruza icyo kimwe cya cumi, bazaba bari kumwe n’umuherezabitambo umwe wo muri bene Aroni, kugira ngo umugabane umwe wa cumi w’icyo kimwe cya cumi wegurirwe Ingoro y’Imana yacu, maze babigeze mu byumba by’inzu y’ububiko. Ibyo byumba kandi ni byo Abayisraheli n’abalevi bazajya babikamo ingano, divayi nshya n’amavuta y’imizeti bizatangwaho amaturo; ni ho hazabikwa ibikoreshwa mu Ngoro, hamwe n’ibigenewe abaherezabitambo bari ku gihe, abanyanzugi, n’abaririmbyi. Bityo ntituzongera kureka Ingoro y’Imana yacu icura igihunya. Nuko abatware b’umuryango wose baraza batura i Yeruzalemu. Rubanda basigaye bo, hakoreshwa ubufindo kugira ngo ku bantu icumi, umwe aze ature muri Yeruzalemu, umugi mutagatifu, naho icyenda bandi bagume mu migi yabo. Imbaga ishimira abantu bose bari biyemeje kuza gutura i Yeruzalemu, babyishakiye. Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye. I Yeruzalemu hatuwe na bene Yuda hamwe na bene Benyamini: Muri bene Yuda ni: Ataya mwene Uziya, mwene Zekariya, mwene Amariya, mwene Shefatiya, mwene Mahalaleli wo muri bene Pereshi; na Maseya mwene Baruki, mwene Kolihoze, mwene Hazaya, mwene Adaya, mwene Yoyaribu, mwene Zekariya, mwene Shela. Bene Pereshi bose batuye i Yeruzalemu, bari abagabo 468 b’intwari. Naho bene Benyamini, ni Salu mwene Meshulamu, mwene Yowedi, mwene Pedaya, mwene Kolaya, mwene Maseya, mwene Itiyeli, mwene Yeshaya, hamwe n’abavandimwe be Gabayi na Salayi; bose hamwe bakaba 928. Yoweli mwene Zikuri yari umutegeka wabo, naho Yehuda mwene Hasenuwa akaba uwa kabiri mu butegetsi bw’umugi. Mu baherezabitambo, ni Yedaya mwene Yoyaribu, Yakini, Seraya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubi wategekaga Ingoro y’Imana, hamwe n’abavandimwe babo bakoraga mu Ngoro y’Imana; bose hamwe bakaba 822. Hari Adaya mwene Yerohamu, mwene Pelaliya, mwene Amisi, mwene Zekariya, mwene Pashuru, mwene Malikiya, n’abavandimwe be b’abatware b’amazu; bose hamwe bari 242. Hari na Amasayi mwene Azareli, mwene Ahizayi, mwene Meshilemoti, mwene Imeri, n’abavandimwe be, bose hamwe bari abagabo 128 b’intwari. Umutegeka wabo yari Zabadiyeli mwene Hagadoli. Mu Balevi, ni Shemaya mwene Hashubi, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Buni, hamwe na Shabatayi na Yozabadi, bari abatware b’abalevi, bashinzwe imirimo yo hanze ku Ngoro y’Imana. Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni. Abalevi bose bari batuye mu Murwa Mutagatifu ni 284. Mu banyanzugi, ni Akubu, Talimoni hamwe n’abavandimwe babo barindaga amarembo, bose hamwe bari 172. Naho abandi Bayisraheli basigaye, abaherezabitambo n’abalevi, bo bakwiriye mu migi ya Yuda, buri wese atura mu munani we. Abahereza bari batuye muri Ofeli; Siha na Gishipa bakaba abatware babo. Umutware w’abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi, mwene Bani, mwene Hashabiya, mwene Mataniya, mwene Mika; yari umwe muri bene Asafu, baririmbaga mu Ngoro y’Imana. Koko kandi umwami yari yarabahaye amategeko n’amabwiriza kugira ngo buri munsi bashobore kurangiza neza uwo murimo wabo w’abaririmbyi. Petahiya mwene Meshezabeli wo muri bene Zerahi, mwene Yehuda, ni we wahagarariraga umwami, agakemura ibibazo byose byerekeye imbaga. Naho mu nsisiro zo ku misozi, Abayuda batuye i Kiriyati‐Araba no mu midugudu yaho; i Diboni no mu midugudu yaho, i Yekabuseli no mu nsisiro zaho; i Yeshuwa, i Molada, i Betipeleti, i Hasari‐Shuwali, i Berisheba no mu midugudu yaho; i Sikilage, i Mekona no mu nsisiro zaho; i Eni‐Rimoni, i Soreya, i Yarimuti, i Zanowa, i Adulamu no mu midugudu yaho; i Lakishi no mu misozi yaho; i Azeka no mu midugudu yaho. Batura kuva i Berisheba kugeza ku kabande ka Hinomu. Ababenyamini bo batuye bahereye i Geba, i Mikimasi, i Aya, i Beteli no mu midugudu yaho; i Anatoti, i Nobu, i Ananiya, i Hasori, i Rama, i Gitayimu, i Hadidi, i Seboyimu, i Nebalati, i Lodi n’i Ono, ku kibaya cy’abashongesha ibyuma. Bamwe mu balevi bo mu turere twa Yuda, bajya guturana n’Ababenyamini. Dore abaherezabitambo n’abalevi bazanye na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe: ni Seraya, Yirimeya, Ezira, Amariya, Maluki, Hatushi, Shekaniya, Rehumu, Meremoti, Ido, Ginetoni, Abiya, Miyamini, Madiya, Biliga, Shemaya, Yoyaribu, Yedaya, Salu, Amoki, Hilikiya na Yedaya. Abo bari abatware b’abaherezabitambo n’ab’abavandimwe babo, mu gihe cya Yozuwe. Abalevi ni Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli, Sherebiya, Yehuda, na Mataniya; ni we wateraga indirimbo z’ibisingizo hamwe n’abavandimwe be. Naho Bakibukiya na Uni hamwe n’abavandimwe babo, babahagararaga imbere, buri wese mu cyiciro cye. Yozuwe abyara Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada, Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa. Abaherezabitambo bari abatware b’amazu yabo mu gihe cya Yoyakimu ni aba: kwa Seraya ni Meraya; kwa Yirimeya ni Hananiya; kwa Ezira ni Meshulamu; kwa Amariya ni Yehohanani; kwa Maluki ni Yonatani; kwa Shekaniya ni Yozefu; kwa Harimu ni Adina; kwa Merayoti ni Helikayi; kwa Ido ni Zekariya; kwa Ginetoni ni Meshulamu; kwa Abiya ni Zikiri; kwa Minyamini ni...; kwa Moyadiya ni Pilitayi; kwa Biliga ni Shamuwa; kwa Shemaya ni Yehonatani; kwa Yoyaribu ni Matenayi; kwa Yedaya ni Uzi; kwa Salayi ni Kalayi; kwa Amoki ni Eberi; kwa Hilikiya ni Hashabiya; kwa Yedaya ni Netaneli. Mu gihe cya ba Eliyashibu, Yoyada, Yohanani na Yaduwa, ni ho abatware b’amazu y’abaherezabitambo banditswe, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi. Bene Levi babaye abatware b’amazu, na bo banditswe mu gitabo cy’Amateka, kugeza mu gihe cya Yohanani mwene Eliyashibu. Abatware b’abalevi ni aba: Hashabiya, Sherebiya, Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli; bahagararaga bateganye n’abavandimwe babo, nk’uko Musa, umuntu w’Imana, yabitegetse, maze bagatera indirimbo zo gusingiza no gushimira, bakikiranya. Naho Mataniya, Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talimoni na Akubu, bo bari abanyanzugi; bakarinda amazu y’ububiko yari hafi y’amarembo. Babayeho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yozuwe, mwene Yosadaki; ni na bwo Nehemiya yari umutware, naho Ezira ari umuherezabitambo n’umwigishamategeko. Igihe cyo gutaha inkike za Yeruzalemu kigeze, bajya gushaka abalevi aho babaga mu migi yabo ngo babazane i Yeruzalemu, kugira ngo baze bahimbaze ibyo birori, baririmbe indirimbo z’ibisingizo bavuza ibyuma birangira, inanga n’imiduri. Abaririmbyi, bene Levi, bakoranira i Yeruzalemu bavuye mu turere tuyikikije; baje baturutse mu nsisiro za Netofa, i Beti‐Giligali no mu misozi ya Geba na Azimaweti. Koko kandi abaririmbyi bari barubatse insisiro zabo mu karere ka Yeruzalemu. Nuko abaherezabitambo n’abalevi barisukura; hanyuma basukura n’imbaga yose, ndetse n’amarembo n’inkike zose. Nyuma y’ibyo, nuriza abatware ba Yuda bajya hejuru ku nkike, maze abaririmbyi na bo mbagabanyamo imitwe ibiri. Abo mu mutwe wa mbere banyura iburyo bagenda hejuru y’urukuta, berekeza ku Irembo ry’Imyanda. Inyuma yabo hakurikiraho Hoshaya, ari kumwe n’igice cya kabiri cy’abatware ba Yuda, hamwe na Azariya, Ezira, Meshulamu, Yehuda, Miyamini, Shemaya na Yirimeya, bari batoranyijwe mu baherezabitambo, kandi bafite amakondera. Bakurikirwa na Zekariya mwene Yonatani, mwene Shemaya, mwene Mataniya, mwene Mikaya, mwene Zakuri, mwene Asafu, hamwe n’abavandimwe be, Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yehuda, na Hanani; bose bafite ibikoresho byo kuririmba, nk’uko byategetswe na Dawudi umugaragu w’Imana. Ubwo kandi Ezira umwigishamategeko, ni we wari ubarangaje imbere. Bageze ku Irembo ry’Isoko, barombereza inzira, bazamuka ku madarajya y’umurwa wa Dawudi, barurira bajya hejuru y’inkike ibangikanye n’ingoro ya Dawudi, barakomeza baragenda maze bagera ku Irembo ry’Amazi, mu burasirazuba. Undi mutwe w’abaririmbyi, wo ugana ibumoso. Nanjye ubwanjye ndabakurikira, hamwe n’ikindi gice cya kabiri cy’abatware b’umuryango; tugenda hejuru y’inkike kuva ku munara w’Amatanura kugera ku Nkike Ngari. Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara. Nuko ya mitwe yombi iraza, yinjira mu Ngoro y’Imana, bafata imyanya; nanjye ninjirana n’igice cya kabiri cy’abatware twari kumwe. Hari kandi n’abaherezabitambo: Eliyakimu, Maseya, Minyamini, Mikaya, Eliyonayi, Zekariya, na Hananiya, bari bafite amakondera; hamwe na Maseya, Shemaya, Eleyazari, Uzi, Yehohanani, Malikiya, Elamu na Ezeri. Nuko abaririmbyi baratangira bararirimba, bayobowe na Yizirahiya. Maze uwo munsi batura ibitambo bitagira ingano kandi barishima cyane, kuko Imana yari yabahaye ikibanezereza. Abagore n’abana na bo barishima cyane; maze ibyishimo bya Yeruzalemu biramenyekana, bigera no mu misozi ya kure. Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe. Bakoreraga Imana kandi bakarangiza n’imihango yo gusukura, babifashijwemo n’abaririmbyi n’abanyanzugi, bose bakabigenza uko Dawudi na Salomoni umuhungu we, bari barabitegetse. N’ubundi koko kuva na kera, mu gihe Dawudi yari akiriho, Asafu ni we wari umutware w’abaririmbyi, kandi bari barahimbye n’indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira. Ikindi kandi, no mu gihe cya Zorobabeli na Nehemiya, Israheli yatangaga umugabane wa buri munsi ugenewe abaririmbyi n’abanyanzugi. Naho abalevi bashyikirizwaga amaturo matagatifu, na bo bakayahamo bene Aroni umugabane ubagenewe. Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana, kuko batasanganije Israheli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo ayivume, ariko iyo mivumo Imana ikayibahinduriramo imigisha.» Ngo bumve iryo tegeko, bahera ko barobanura muri Israheli abanyamahanga bose bari babivanzemo. Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya, amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo. Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri w’ingoma ye, nari nasanze umwami Aritashuweru. Nuko mpamaze iminsi, nsaba umwami uruhusa, ngaruka i Yeruzalemu. Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agatiza Tobiya icyumba cyo mu gikari cy’Ingoro. Birandakaza cyane, maze njugunyanga hanze ibyo Tobiya yari yabitse muri icyo cyumba byose. Hanyuma ntegeka ko basukura ibyumba, bakabisubizamo ibikoresho by’Ingoro y’Imana, hamwe n’amaturo n’imibavu. Nongera kumenya ko imigabane igenewe abalevi itatanzwe, maze bituma abalevi n’abaririmbyi bata imirimo yabo, buri wese yisubirira mu isambu ye. Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti «Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?» Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo; na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko. Hanyuma ibyo byumba by’ububiko mbishinga Sheremiya umuherezabitambo, Sadoki umwanditsi, na Pedaya, umwe mu balevi, hamwe na Hanani mwene Zakuri, mwene Mataniya; kuko bose bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bari bashinzwe kugabanya ayo maturo, mu bavandimwe babo. Mana yanjye, urajye unyibuka kubera ibyo nakoze, kandi ntuzibagirwe umurava nagize mu gukorera Ingoro yawe, nkayubahiriza. Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza. Hari kandi n’Abanyatiri bari batuye i Yeruzalemu, bagatumiza amafi n’ibindi by’amoko yose, bakabihacururiza ku munsi w’isabato, babigura n’abantu bo muri Yuda. Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo muri Yuda, maze ndababwira nti «Mbega ngo murakora ishyano mugatesha agaciro umunsi w’isabato! Abasokuruza banyu se, na bo si ko babigenje, bigatuma Imana iduteza ibi byago, ikabiteza n’uyu mugi? None namwe murashaka gukaza uburakari ifitiye Israheli, mwanga kubahiriza umunsi w’isabato!» Sabato iraye iri bube, mu mugoroba w’akabwibwi, ntegeka ko inzugi za Yeruzalemu bazikinga, bakazishyiraho ibihindizo maze zikazakingurwa sabato irangiye; ndetse nshyiraho n’abarinzi kugira ngo hatagira umutwaro n’umwe uzinjizwa kuri uwo munsi. Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko yose, baguma inyuma y’umugi wa Yeruzalemu, bamwe baharara ijoro rimwe, abandi abiri. Maze ndabihanangiriza, ndababwira nti «Ni iki cyatumye muza kurara inyuma y’inkike? Muramenye! Nimwongera nzabafatisha!» Nuko kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato. Hanyuma ntegeka abalevi kwisukura no kujya kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’isabato wubahirizwe. Mana yanjye, n’ibyo bizatume ujya uhora unyibuka, maze unyirindire kubera ubudahemuka bwawe butagereranywa. Muri iyo minsi kandi, nkabona Abayahudi bari barashatse abagore b’Abashidodi, Abahamoni, n’Abamowabu. Igice cya kabiri cy’abana babo bavuga igishidodi cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga; batazi kuvuga ikiyahudi. Nuko ndabatonganya, ndabavumagura, ndetse bamwe ndabakubita, mbapfura n’imisatsi; maze mbarahira Imana, mvuga nti «Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, kandi n’ababo ntimukabarongore cyangwa se ngo mubashakire abahungu banyu. Mbese si nk’uko Salomoni, umwami wa Israheli, yacumuye? Nyamara kandi, no mu mahanga menshi atabarika, nta wundi mwami wahwanye na we; Imana yaramwikundiye, maze imugira umwami wa Israheli yose. None namwe tubemerere, mukomeze muhemukire Imana; mukore ishyano mushaka abagore b’abanyamahanga?» Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha. Mana yanjye, urajye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubuherezabitambo, bakandavuza isezerano wagiranye n’abaherezabitambo n’abalevi. Nuko mbatandukanya n’uwitwa umunyamahanga wese, maze abaherezabitambo n’abalevi mbaha amabwiriza, agenga buri wese mu murimo we. Hanyuma nshyiraho n’andi mabwiriza, agena uko amaturo y’inkwi hamwe n’ay’imbuto zizera mbere bizajya bigemurwa. Mana yanjye, urajye unyibuka, maze uzanyiture iyo neza! Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwa Yobu; yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana, kandi akanga ikibi. Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Yari atunze umukumbi w’intama ibihumbi birindwi, hamwe n’ingamiya ibihumbi bitatu, ibimasa by’inkone igihumbi, n’indogobe z’amanyagazi magana atanu, hamwe n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yarushaga ubukire abaturage bose b’iburasirazuba. Abahungu be bajyaga ibihe mu guteranira mu rugo rw’umwe muri bo, ibirori bikaba byose, kandi bagatumira bashiki babo batatu ngo baze basangire ibiryo n’ibinyobwa. Iyo bamaraga guhetura ingo zabo zose, Yobu yabatumiriraga kubasukura; maze akazinduka mu gitondo, agaturira buri wese igitambo gitwikwa. Koko rero, Yobu yaribwiraga ati «Wenda ahari abahungu banjye baba baracumuye, maze bakavuma Uhoraho mu mutima wabo.» Nguko uko Yobu yabigenzaga buri gihe. Umunsi umwe, abamalayika b’Imana baza gutaramira Uhoraho, Sekibi azana na bo. Uhoraho abaza Sekibi ati «Uturutse he?» Sekibi aramusubiza ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.» Uhoraho abwira Sekibi ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, kandi yirinda ikibi.» Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Ese kugira ngo Yobu atinye Imana, ni ku busa? None se ntiwamuhaye uruzitiro rumurinda, rukazenguruka inzu ye n’ibyo atunze byose? Ibikorwa bye byose wabihaye umugisha, none amatungo ye yuzuye igihugu. Ariko, urambuye ukuboko kwawe, ugatsemba ibyo atunze byose, nta kabuza, azakuvuma urora.» Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ndabyemeye, ibye byose ndabikweguriye; gusa we ubwe ntugire icyo umutwara.» Nuko Sekibi arikubura aragenda. Umunsi umwe rero, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa, nuko intumwa iza kubwira Yobu iti «Ibimasa byarimo bihinga, n’indogobe zirisha iruhande rwabyo, nuko Abanyesaba barahuruduka barabinyaga, bicisha inkota abagaragu bawe; ncika ku icumu jyenyine, ndahunga nza kubikumenyesha.» Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho, ati «Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!» Umwanya akivuga ibyo, undi aba aratungutse, ati «Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, bicisha abagaragu bawe inkota; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!» Igihe akivuga, undi aba ageze aho, ati «Abahungu n’abakobwa bawe bari mu nzu ya mukuru wabo, barya kandi banywa divayi, nuko inkubi y’umuyaga ituruka hakurya y’ubutayu, ihirika inkuta z’inzu zose uko ari enye, na yo irarindimuka ibagwa hejuru barapfa; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!» Yobu arahaguruka, ashishimura igishura cye, yikomboza umutwe, arambarara hasi, aramya agira ati «Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!» Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura; nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga. Nuko undi munsi, abamalayika b’Imana baje kuyitaramira, Sekibi azana na bo kwiyereka Uhoraho. Uhoraho abaza Sekibi, ati «Uturutse he?» Sekibi asubiza Uhoraho ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.» Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, yirinda ikibi, kandi yatsimbaraye ku bupfura bwe, n’ubwo wamunteranyijeho nta mpamvu ngo mwice.» Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Iby’ubu ni mpa nguhe! Ibyo umuntu atunze byose, arabitanga akarengera ubuzima bwe. Nyamara ariko urambuye ukuboko kwawe, ukagira icyo ukora ku magufa ye n’umubiri we, nta kabuza, azakuvuma urora!» Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ngaho ndabyemeye, ndamukweguriye, gusa wirinde kumwica.» Sekibi asiga aho Uhoraho, aragenda, maze aterereza Yobu ibibembe, bimuhindura inyama kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe. Yobu afata urujyo rwo kwishima, maze yicara mu ivu. Umugore we aramubwira ati «Ubwo se kandi uzongera gutsimbarara ku bupfura bwawe? Vuma Imana, wipfire!» Ariko aramusubiza ati «Uravuga nk’umugore w’igicucu. Ko twakira nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereza?» Muri ayo makuba yose, umunwa wa Yobu ntiwigera umutera gucumura. Incuti eshatu za Yobu zamenye ayo makuba yamugwiririye, buri wese ava mu gihugu cye, bajya inama y’ukuntu bamusanga bakamushyigikira, bakamuhumuriza. Elifazi yari avuye i Temani, Bilidadi avuye Shuwa, naho Sofari aturutse Nahama. Bubuye amaso bakiri kure, ntibamumenya; ni ko gutera hejuru bararira, bashishimura ibishura byabo, kandi binyanyagiza umukungugu ku mutwe. Nuko baguma aho, bicaye hasi iruhande rwe, bahamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, nta jambo bamubwiye, kuko babonaga umubabaro we ari mwinshi cyane. Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho. Nuko afata ijambo, agira ati «Umunsi navutseho ntukabeho, n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe!’ Uwo munsi uragahinduka umwijima w’igicuku; Imana Nyir’ijuru ntizongere kuwitaho, uzahore ari icuraburindi! Uragahindanywa n’umwijima w’igicuku, ibihu biwubudikeho, maze biwukangaranye! Iryo joro riragatahwa n’umwijima, kandi ntirikabarirwe mu yandi y’umwaka, ntirizongerwe ku yandi y’amezi! Ni koko iryo joro rizahore ari ingumba, kandi ntihazagire impundu zirivugamo. Koko abateramwaku barakarivuma, bo batinyuka gukangura cya Leviyatani! Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zirakazima, rijye ritegereza ko bucya rihebe, ntirikabone umuseke weya! Kuko ritamfungiraniye mu nda ibyara, ngo noye kuzahura n’imibabaro integereje. Ni kuki ntavutse ndi igihwereye, cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba. Ibibero bya mama byankikiriye iki? Amabere ye yanyonkereje iki? Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro, kandi mba nsinziriye, niruhukira, ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma, bari bariyubakiye amazu bahambwemo, cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu, amazu yabo barayahunitsemo feza. Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda, sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba! Ikuzimu, abagome bashira ubukaka, ni ho abananiwe bajya kuruhukira. N’abahoze ari imbohe bagira ituze, ntibabe bacyumva ijwi ry’umurinzi. Aho hantu, abakuru n’abato barareshya, maze umucakara agasubirana ubwigenge. Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka, igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya; bamwe bifuza urupfu bakarubura, bakarushakashaka kurusha umukiro wundi! Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa, bakanezezwa no kugenerwa imva. Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana, kubaho yabiherewe iki? Koko rero, mu kigwi cy’umugati, ntunzwe n’amaganya, kandi amarira yanjye atemba nk’umugezi. Icyanteraga ubwoba ni cyo kingwirira, icyo nishishaga ni cyo mbona. Nta gahenge, nta mahoro nkigira, habe emwe no kuruhuka, mpora ku nkeke.» Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati «Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira? Ariko se umuntu yamenya aceceka ate! Dore, wajyaga uhanura benshi, ugahumuriza abari bagiye kudohoka, Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba, abacitse intege ukabarema umutima; none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana, n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima! Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza, n’umurava wagize ukagutera amizero? Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka? Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa? Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda, ari byo basarura; umwuka w’Imana urabarimbura, uburakari bwayo bukabatsemba. Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo, ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka. Intare yicwa no kubura umuhigo, n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera. Nanjye, hariho ijambo nongorewe, ugutwi kwanjye kurarisama. Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba, igihe abantu bose baba baguye agacuho, nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi amagufa yanjye yose arakomangana. Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho; mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere, murebye sinamumenya, ariko ishusho ye inguma mu maso, hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti ’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana? Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze? Niba se itizera abagaragu bayo, ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi, hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo, na yo yubatswe ku musenyi? Babahonyora nk’igiheri, abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba, bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze. Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema, nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’ Cyo hamagara! Hari uri bukwitabe se? Uriyambaza se iyihe mu ntungane? Ni koko umusazi yicwa n’agahinda, naho umupfayongo agashegeshwa n’ipfunwe. Jyewe nabonye umusazi afata ikibanza, mperako mvuma inzu ye, nti ’Abahungu be barakabura umukiro, barenganire ku karubanda, babure kivurira! Umusaruro wabo uribwe n’umushonji, umutungo wabo ugotomerwe n’abafite inyota!’ Koko rero, icyago ntikivumbuka mu butaka, kandi umuruho ntumera ku butaka, ahubwo umuruho uva ku bantu, nk’uko imirabyo ituruka mu birere. Iyaba ari jyewe, nakwisunga Imana, ngatakambira Uhoraho. Ni we wakoze ibintu byinshi by’agatangaza, kandi bidashobora kubarurwa ngo birangire. Akwiza imvura ku isi yose, akanavubura amasoko mu misozi; ni we ukuza ab’intamenyekana, n’abamanjiriwe bakaronka umukiro. Aburizamo imigambi y’abigize inyaryenge, amaboko yabo akaruhira ubusa. Ingirwabahanga azicisha imitego yazo, naho imigambi y’incabiranya ikaba impfabusa; bityo bakarindagira mu mwijima, kandi ari ku manywa y’ihangu, bagasa n’abagenda mu ijoro, kandi amanywa ava. Uhoraho arinda imfubyi inkota, kandi umukene akamukiza umuhutaza. Ni uko umunyantege nke agira icyizere, maze umugome akamanjirwa. Hahirwa uwo Uhoraho akosora! kandi ntasuzugure inyigisho ya Nyir’ububasha. Koko rero ni we ukomeretsa, kandi ni we womora, arababaza, ariko ibiganza bye birakiza. Mu makuba menshi, azagutabara, kandi nugera mu kaga, nta cyago kizaguhungabanya. Mu nzara, azakurinda urupfu; ku rugamba, akurinde inkota. Uzaca ukubiri n’akanwa kabi ka rubanda, kandi icyorezo nigitera, ntuzagira ubwoba. Ntuzakangwa n’icyorezo cyangwa inzara, kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu ishyamba. Ni koko uzagirana amasezerano n’amabuye yo mu murima, kandi wumvikane n’ibisimba by’agasozi. Uzasanga urugo rwawe ruguwe neza, nujya kurusura usange nta cyo rubuze. Uzabona urubyaro rwawe rwororoka, n’abagukomokaho bakura nk’ibyatsi byo mu mirima. Uzajya gupfa ushyize kera, nk’uko barunda imiba y’ingano zeze. Ibyo tukubwiye si inkuru mbarirano, ni ko bigenda! Ahasigaye, bizirikane, ku buryo byakugirira akamaro.» Yobu afata ijambo, agira ati «Iyaba bashoboraga kumva agahinda kanjye, ngo bapimire ku munzani amakuba yanjye, basanze arusha uburemere umusenyi wo ku nyanja, ikaba ari na yo mpamvu mvuga amateshwa! Koko kandi, imyambi ya Nyirububasha yantebeyemo, n’umutima wanjye wanyoye ubumara bwayo; uburakari bw’Imana bwankoraniyeho. Ese indogobe yahebeba ibona ubwatsi, cyangwa ikimasa kikabira kiri mu rwuri? Ibiryo bibishye se, wabirya nta munyu? Umweru w’igi se ugira icyanga? Ibiryo nk’ibyo nanze kubyasamira, n’umutima wanjye wazinutswe uwo mugati. Icyampa ngo icyo nsabye ngihabwe, maze Imana insubize amizero yanjye! Icyampa ngo Imana ibe ari yo injanjagura, inkubite mu cyico inkureho. Bityo n’ubwo ndi mu kaga karenze urugero, byibura nashimishwa n’icyo cyizere cy’uko ntihakanye amagambo ya Nyirubutungane. Ubu se nsigaranye imbaraga ki ngo mbe nakwiyumanganya; ko ibyanjye birangiye, icyo nkizeye ni iki? None se nacuzwe mu mabuye, cyangwa umubiri wanjye ukozwe mu muringa? Hari ikindi kindi se nakwishingikirizaho, ko n’icyari kuntera inkunga cyose cyanyitaruye? Utagiriye impuhwe mugenzi we, aba yanze kubaha Nyirububasha! Abavandimwe banjye barantereranye, babaye nka ya migezi ihimba ari uko imvura yaguye. Mu itumba, usanga yuzuye amazi akonje, kubera imvura n’urubura byayujuje, ariko icyi cyaza igahita ikama, izuba ryacana, igaherako yuma. Ku mpamvu yayo, imbaga z’abagenzi ziteshwa inzira, zikaboneza iy’ubutayu, ziyobagurika. Imbaga z’abagenzi b’i Temani zikayishakashaka hose, ab’i Sheba ni yo bashingiyeho amizero. Amaherezo, icyizere cyabo kikagwa ku busa, bagera ku nkombe zayo, bagashoberwa. Namwe rero, ubu ni ko mumerewe, mwasanze nteye ubwoba, maze ibikoba birabakuka. Ese hari ubwo nigeze mbasaba nti ’Nimugire icyo mumpa, mukore mu mutungo wanyu mumfashe, kandi munkize ukuboko k’umubisha, munandinde abankandamiza’? Ngaho nimumpanure, ndaceceka, munyereke aho natandukiriye, ngacumura. Amagambo y’ukuri umuntu yayihanganira; ariko se mwe ibyo munjora, bigamije iki? Muranshinja se muhereye ku byo navuze, kandi ari imvugo y’uwihebye itwarwa n’umuyaga! Ndumva mwebwe mwarya n’imfubyi, mukagambanira incuti yanyu! Ngaho rwose nimundebe, ndabibasabye, imbere yanyu sinabeshya! Ahasigaye mungarukire, mwoye kundenganya; mungarukire, kuko ntatezutse ku butabera. Ese hari ikinyoma musanze ku rurimi rwanjye? Umunwa wanjye se, waba utagishobora kuvangura icyago? Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro. Jyewe rero, nsa n’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke; incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye, ndavuga ngo ’Icyampa ngo byuke’; naba mbyutse nti ’Ntibwira nkiriho’; nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. Umubiri wanjye urajejeta inyo, wuzuye amaga n’imvuvu, uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira. Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi. Amaso y’abantu amperutse ubu, n’ayawe azandora, ariko ntakiriho. Uko ibihu biyoyoka bikagenda, ni na ko umanukiye ikuzimu atahazamuka; ntagaruka mu nzu ye, n’aho yari atuye ntihongera kumubona ukundi. Ni yo mpamvu ntashobora guceceka, nzavuga agahinda kanzengereza, namamaze amaganya anyuzuye umutima. Naba se ndi inyanja, cyangwa cya gikoko kiyibamo, ngo undindishe ijoro n’amanywa? Iyo nibwiye nti «Nindyama, ndoroherwa, uburiri bungabanyirize amaganya», wowe unyoherereza inzozi zikantera ubwoba, ibyo mbonye bikankura umutima. Yewe icyampa ngo baze bampotore! Kuri jyewe gupfa nkavaho byandutira iyi mibabaro yose. Nduma mpagaze, sinkibayeho, ukundi, have ndeka, ubuzima bwanjye ni akanyuzo! Umuntu ni iki kugira ngo umwiteho bigeze aho, ngo uhore umuhanze amaso, ngo umusuzume buri gitondo, ngo umugenzure buri kanya? Uzampozaho ijisho kugeza ryari? Wampaye nibura agahenge, nkamiraza amacandwe. Mbaye umunyabyaha, byaba bigutwaye iki, wowe, mugenzuzi w’abantu utarambirwa? Ni iki gituma unyibasira, nk’aho jye naba nkubangamiye? Mbese, ntushobora kwihanganira igicumuro cyanjye, ngo icyaha cyanjye ucyirengeho? Nanone ejobundi nzaba ndyamye ikuzimu, uzanshakashaka ariko ntakiriho.» Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, agira ati «Uzavuga utyo kugeza ryari, uzahereza he ayo magambo asa n’inkubi y’umuyaga? Imana se yakwirengagiza ukuri, cyangwa se yacisha ukubiri n’ubutabera? Abana bawe, niba barayigomeye, baryojwe ibyaha bakoze. Naho wowe, isunge Imana; ujye utakambira Nyir’ububasha! Niba uri intungane ukaba n’umunyamurava, guhera ubu azakwitaho, agusubize ibiberanye n’ubutungane bwawe; uko uzaba umeze, bizaba bisumbye kure uko wari uri mbere. Jya usobanuza abakuruta, kandi wite ku nama z’abasogokuru. Twebwe turi abana b’ejo, nta cyo tuzi, kandi hano ku isi ubuzima bwacu ni akanyuzo! Naho bo, muzaganira bakwigishe, bagutoze iyi migani ibitse mu mutima wabo: Urufunzo se rushobora kumera ahatari igishanga? Urukangaga rwamera ahatareka amazi? Iyo bikiri ingemwe kandi nta we ubitemye, binamba mbere y’ibindi byatsi byose. Ayo ni yo maherezo y’uwibagirwa Imana, kandi ni uko amizero y’uyigomera ayoyoka. Aba ameze nk’uwishingikirije ku kadodo, agasa nk’utuye mu cyari cy’igitagangurirwa. Iyo yegamiye inzu ye, irahirima, yakomeza kuyishingikirizaho, igasenyuka. Ameze nk’igiti kiyagirana ku zuba, ugasanga cyuzuyeho imimero, kigashora imizi mu rutare, ndetse no mu mabuye rwagati. Ariko iyo bakiranduye, ubutaka bwacyo buracyihakana buti ’Sinigeze nkubona!’ Ngicyo kirambaraye ku nzira kiriho kirabora, naho mu kibanza cyacyo haramera ibindi biti. Oya, Imana ntiyamagana umunyakuri, kandi ntishyigikira inkozi z’ibibi. Umunwa wawe izongera iwuzuze ibitwenge, umutima wawe unezerwe. Abanzi bawe bazakorwa n’isoni, kandi ihema ry’abagome rizasenyuka.» Yobu afata ijambo, agira ati «Nzi neza ko ari uko bigenda, none se umuntu yatsinda Imana ate? Iyo ashatse kujya impaka na yo, n’iyo yavuga kangahe, yo nta na rimwe imusubiza. Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa, ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka? Ni yo yimura imisozi mu ibanga, yarakara, ikayibirindura. Ni yo iteza isi umutingito, iyo ijegajeza inkingi zayo. Ni yo itegeka izuba, ntirirase, ikabuza n’inyenyeri kumurika. Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru, igatambagira hejuru y’inyanja. Ni yo yahanze inyenyeri, izishyira ahazigenewe, maze izita amazina yazo. Ni yo yaremye ibintu bikomeye, tudashobora gusobanukirwa, irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika. Iyo ihise iruhande rwanjye, sinyibona, n’iyo inyitseseho, simbyumva. Iramutse inyaze ikintu, ni nde wayikoma, maze ngo agire ati ’Urakora ibiki?’ Imana iyo yarakaye ntiyururwa, n’ibyegera bya Rahabu byubamye imbere yayo. Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana, ngo ndashaka ingingo zayitsinda. Jyewe, n’iyo naba mvuga ukuri, bimariye iki kwiregura; kandi ari yo Mucamanza wanjye, nkwiye gutakambira? N’iyo nayihamagara ikaza, si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye. Koko, Nyir’ububasha arankandamiza ku busa, akarushaho kundema inguma nta mpamvu; ntarushya andeka ngo mpumeke, ahubwo ahora anyuzuzamo indurwe y’umubabaro! Twapima imbaraga se? We arazinsumbya kure! Namurega mu rukiko se? Ni nde wamuhatira kwitaba? Nketse ko ndi mu kuri, umunwa we wancira urubanza, nivuzeho ubunyamurava, yampindura umugome! Kuba umunyamurava byo, nanjye simbyiyiziho, kuko nsigaye narihaze! Kuri jyewe byose ni kimwe, ni yo mpamvu mvuga nti ’Atsemba umunyamurava n’umunyabyaha.’ Iyo icyorezo cyagaritse ingogo, usanga ashungera abere bari mu kaga. Iyo igihugu gitegekwa n’umunyarugomo, apfukirana abacamanza bacyo; ubwo niba atari we ubitera, yaba nde wundi? Nyamara, iminsi y’ubuzima bwanjye iriruka amasigamana, irahunga itareba amahirwe; iranyerera nk’ubwato bwogoga inyanja, cyangwa kagoma iguye gitumo agakoko. Iyo ngize nti ’Reka niyibagize amaganya yanjye, nizihirwe kandi mwenyure’, ubwo icyoba kirantaha, nibutse amagorwa yanjye, kuko mba nzi ko atari uko ugenzereza intungane. Nzi ko nimburana, nzatsindwa, none se ubwo naba niruhiriza iki? N’iyo nakwiyuhagiza amazi yo ku iteke, nkisukura n’isabune nziza, wakongera ukanzika mu musitwe, n’imyambaro yanjye ikanyinuka. Koko, we si umuntu nkanjye ngo mbe namusubiza, cyangwa se ngo tujye kuburana mu rukiko. Nta n’uri hagati yacu ngo atwumvire urubanza, maze ngo twembi adushyireho ikiganza, kugira ngo andinde ubukana bwe, n’urugomo rwe runtera ubwoba! Ibyo ari byo byose, nzavuga ntamutinye, kuko, uko ankeka, atari ko ndi. Ubwo nazinutswe ubuzima bwanjye, nimundeke, nta kimbuza kwiganyira, ngo mvuge ishavu rishengura umutima. Nzabwira Nyir’ububasha nti ’Wincira urubanza, ahubwo mbwira icyaha unshinja. Ese ushimishwa no kunkandamiza, cyangwa kwandavuza ikiremwa cyawe, ukanezezwa n’imigambi y’abagome? Waba se ufite amaso nk’ayacu, byatuma ureba nk’uko abantu bareba? Ese ubuzima bwawe bwaba ari nk’ubw’abagenewe gupfa, cyangwa se imyaka yawe yaba ihita nk’iminsi yabo, ku buryo wakurikirana ibyaha byanjye, ukabaririza hose amakosa yanjye? Nyamara uzi neza ko nta gicumuro kindangwaho, kandi nta n’ushobora kunkura mu maboko yawe! Ibiganza byawe ni byo byandemye, none se washimishwa no kunkuraho! Wibuke ko wandemye unkura mu gitaka, kandi ko uzakinsubizamo. Wambuganije mu nda ya mama nk’uko babuganiza amata, umbumbabumbiramo nk’uko babumba isoro ry’amavuta. Wanyambitse umubiri n’inyama, kandi unsobekamo amagufa n’imitsi. Wampaye ubuzima urantonesha, kandi kubera ineza yawe, urinda ubugingo bwanjye. Nyamara, icyo wari wahishe mu mutima wawe, ubu urakingaragarije; menye neza ko ari cyo wari ugambiriye! Iyo ncumuye uba undeba, kandi nta kosa ryanjye rigusoba. Naba rero nacumuye, ubwo akanjye kakaba kageze! Cyangwa se naba ndi umwere, na bwo sinubure umutwe; none nuzuyemo ikimwaro n’agahinda. Iyo ngize ngo ndashingashinga, urampiga nk’intare, maze si ukunyigambaho, ukivayo. Uhora ushaka uko wantera, uburakari umfitiye bukiyongera, maze ingabo zawe z’inkwakuzi ukazinterereza. Ni kuki watumye mvuka? Ubu simba narapfuye, nta wigeze ambona? Mba narabaye nk’utigeze abaho, nkava mu nda bahita bahamba. Ese iminsi y’ukubaho kwanjye ntibaze! Ba unyihoreye gato, maze nyuzemo mpumeke, mbere yo kugenda ubutazagaruka, mboneje mu gihugu cy’umwijima w’igicuku, igihugu cy’umwanda n’akajagari, aho n’amanywa ubwayo ari umwijima musa.» Sofari w’i Nahama afata ijambo, agira ati «Harya ngo imvuzi ya cyane ntivuguruzwa! None se gusukiranya amagambo ni ko kuvuga ukuri? Amahomvu yawe se azacecekesha abandi, ukomeze kurocangwa nta we ukuvuguruza? Waravuze ngo ’Ndi indakemwa, n’imyifatire yanjye iraboneye mu maso y’Imana.’ Nyamara Nyir’ububasha ashatse kubumbura umunwa, akagusubiza akweruriye; aramutse aguhishuriye amabanga y’ubuhanga bwe, butambutse kure icyitwa ubumenyi cyose, ni ho wamenya ko akuryoje icyaha cyawe. Ese wibwira ko washobora gucengera amabanga y’Imana, ku buryo wakumva ubwiza bwa Nyir’ububasha? Ko uzasanga busumba kure ijuru, uzabigenza ute? Ko bujya kure y’ikuzimu, uzabumenya ute? Busumba isi mu burebure, bukarusha inyanja ubugari! Igize uwo icakira, ikamufunga, ni nde wayibuza kumucira urubanza? Koko rero, yo izi abantu b’abanyabinyoma; ibona icyaha, ikacyitegereza. Ab’ibicucu bakurizaho kwitonda, n’indogobe y’igihubutsi, igacisha make. Wowe rero, nukomeza umutima wawe kuri Nyir’ububasha, ukarambura amaboko uyamwerekejeho, nurinda ibiganza byawe gukora nabi, kandi ntube icyitso cy’abagome, ni bwo uzaba umuziranenge, ukagira umutima ukomeye, utagira ikiwukanga. Koko rero, ntuzongera kwibuka umuruho wawe, uzawibagirwa nk’amazi yatembye kera. Ubuzima bwawe buzarabagirana kurusha umucyo w’amanywa, ahari mu gicuku, hakubere nko mu gitondo. Icyizere cyawe kizatuma utuza, uzasinzira umudendezo, kuko uhagarikiwe. Uziruhukira nta we ugusagarira, rubanda benshi bamaranire kugutonaho. Naho abagiranabi bo, bazumirwa, babure ubuhungiro, amizero bazasigarana, abe ayo gupfa.» Yobu afata ijambo, agira ati «Mu by’ukuri, ni mwebwe muhagarariye rubanda, kandi nimupfa, ubuhanga bwanyu muzajyana! Nanjye mfite ubwenge, nta bwo mubundusha; none se muribwira ko ibyo hari utabizi? Iyo umuntu yiyambaje Imana ngo imwumve, incuti ze zimuhindura urw’amenyo; uw’intungane n’inyangamugayo, ni we basigaye baseka. Abagwiririwe n’ibyago, ibyo ni akazi kabo — nguko uko abagashize bavuga — niba adandabiranye ni ukumuhirikisha umugeri. Nyamara ariko, abajura bafite amahoro mu mahema yabo, abashavuza Imana bari mu ituze, imana biringiye ni imbaraga zabo. Ngaho, uzibarize inyamaswa, zizakumenyeshe, n’inyoni zo mu kirere zizagusobanurire, ibikurura inda hasi bizakwigishe, n’amafi yo mu nyanja azakurondorere. Muri izo nyamaswa zose, nta n’imwe itazi ko Nyir’ububasha ari we wahanze byose. Ni we uhagaritse ikinyabuzima cyose, akabumbatira ubugingo bw’abantu! Ese amagambo si yo anogera ugutwi, naho ibiryo bikaryohera akanwa? Ubwenge bubarizwa mu basheshe akanguhe, kandi abasaza ni bo bamenya gushyira mu gaciro. Ariko we, ni Nyir’ubuhanga n’ububasha, ni we mujyanama w’ukuri, agashyira mu gaciro koko! Icyo ashenye, nta we ugisana, uwo akingiranye, nta we umukingurira, iyo agomeye amazi, amapfa aratera, yayagomorora, agakundura ubutaka. Ni we Nyir’imbaraga n’ubwitonzi, ahashya inkozi z’ibibi n’abazibyoheje. Arindagiza abajyanama, abacamanza akabateza ibisazi; abohora ingoyi z’abami, akaba ari bo ata muri yombi. Abaherezabitambo abahindura abatindi, ibikomerezwa akabihanantura ku ngoma. Ab’intyoza abagira ibiragi, abasaza akabambura ubushishozi; asuzuguza ibikomangoma, abakomeye akabagira ibigwari. Umwijima awuzikura mu kuzimu, icuraburindi rigatangaza umwezi. Ni we werereza amahanga, kandi akayoreka. Ni we uha abantu kororoka, kandi akabatsemba. Abatware b’igihugu abahindura ibihungetwe, bakabungagira mu bigunda, bakarindagira mu mwijima, nta rumuri, bakagenda bagwira inzira nk’abasinzi. Ni koko, ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye, amatwi yanjye arabyumva, arabisobanukirwa. Ibyo muzi, nanjye ndabizi, ndi umuntu nkamwe, ntimunduta! Ariko jyewe Imana ni yo mbwira, Nyir’ububasha ni we nshaka ko ansobanurira. Naho mwebwe, muri abanyamahomvu gusa, muri abavuzi ba magendu, mwese uko mungana! Ni kuki muticecekera? Ni byo byakwerekana ko muzi ubwenge. Nimwumve uko niregura, mutege amatwi ibyo mvuga. Uhoraho se ni we wabohereje kuvuga amahomvu, ni we se wabatumye kumbwira ibinyoma? Ni we se muvuganira, ni we se muburanira? Mbese none yaba abarora mu mutima? Muribwira ko mwamubeshya nk’uko bashuka umuntu? Nta shiti azabahana, niba mugamije kubera. Nyir’icyubahiro ntimumukangwa, ese nta n’ubwo ajya abatera ubwoba? Impanuro zanyu ni nk’ivu, n’ibisubizo mumpa nta shingiro bifite. Nimuceceke, mundeke mvuge, maze igishaka kizabe! Jyewe naritanze, nahaze amagara, ubuzima bwanjye ndabuhebye. Nashaka anyice, n’ubundi ni rwo nari ndindiriye, cyakora ndashaka kwisobanura imbere ye, ndetse nyine ngibyo ibintera kwizera ko azankiza, kuko nta nkozi y’ibibi n’imwe itinyuka kumutunguka imbere. Nimwumve, nimutege amatwi amagambo yanjye, kandi mwite ku byo mbatangariza. Dore niteguye kuburana, kandi nzi ko mfite ukuri. Ese hari uwatinyuka kunshinja, ngo nicecekere maze mpfe? Uzandinde ibintu bibiri gusa, maze noye kuzihisha mu maso yawe: Uzareke kunzibiranya, no kuntera ubwoba, hanyuma ubanze uvuge ngusubize, cyangwa se umpe ijambo mbanze, nawe unsubize. Ese mfite ibyaha n’ibicumuro bingahe? Nsobanurira ishyano nakoze, umbwire icyaha cyanjye. Ni kuki unyihisha, ukangenzereza nk’umwanzi wawe? Urashaka se gukanga akababi gatwawe n’umuyaga, no kwibasira akatsi kumye? Ubwo rero wirirwe unyandikaho ibirego bikaze, unshinje ibyaha byo mu buto bwanjye, unshandikire imitego impande zose, ungenzure aho nyuze hose, uronde aho nakandagiye hose! None umubiri wanjye ushaje nk’igiti cyamunzwe, umeze nk’umwenda wariwe n’umuswa. Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito kandi na cyo cyuzuyemo imiruho. Ameze nk’ururabo, rurabya hanyuma rukuma; cyangwa igihu gihita nyuma kikayoyoka. None uwo ni we uhozaho ijisho, ni we ushinja mu rukiko! Ikintu kibi se ni nde wakibyaza icyiza? Arakajya! Ubwo rero iminsi ye ibaze, ukaba uzi amezi azamara ariho, kandi waramugeneye igihe ntarengwa, mukureho amaso umwihorere, yirwanire n’iminsi nk’umucancuro. Koko rero, igiti nticyakwiheba, kuko n’iyo bagitemye, cyongera kigatoha, kigashibukaho imimero. Iyo imizi yacyo yasaziye mu butaka, igihimba cyacyo kikarengwaho n’igitaka, gipfa gusa kwikanga amazi, maze kigatoha, kigashamika nk’urugemwe. Umuntu we ariko, arapfa, akagagara; iyo apfuye se, hari ikiba gisigaye? Nk’uko amazi ashira mu nyanja, inzuzi zikuma zigakama, ni na ko umuntu aryama ntabyuke; n’ijuru ubwaryo rizarinda rizimira, we atarakanguka, ngo ashiguke muri ibyo bitotsi. Ndakwinginze, ba umpishe mu nyenga, nikingeyo kugeza igihe umujinya wawe uzashirira. Iyaba wari umbwiye ko hari igihe uzanyibuka, — ariko se, iyo umuntu yapfuye, yakongera kubaho? — nzihangana mu minsi nkiri ku gihe, kugeza ubwo hazaza unkura. Icyo gihe wampamagara, nkakwitaba, wenda waba ushaka kureba ikiremwa cyawe. Aho kuba nk’ubu ungenza aho nyuze hose, waba utakitaye ku byaha byanjye ibicumuro byanjye wabyirengagiza, ukampindura umwere. Ndishunga ariko: nk’uko umusozi ushyira ukariduka, n’urutare rukimuka, nk’uko amazi avungura amabuye, ubutaka bugatwarwa n’isuri, ni na ko upfobya amizero y’umuntu! Koko uramukindura, akagenda burundu; ukamwandavuza, ahasigaye ukamwohera. Abana be baratengamara, ntabimenye, basuzugurwa, ntababone; aba yibabarijwe n’umubiri we, hamwe n’umutima we uri mu gahinda.» Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati «Umuntu uzi ubwenge yasubizanya amahomvu ate, yavuga ate amagambo atagira ishingiro? Yaburanisha amagambo y’amanjwe, cyangwa imvugo itagira icyo imaze? Wowe ariko urakabya, utambamira iyobokamana, ubuzanya ibyo kuyizirikana. Ubucumuzi bwawe ni bwo bugutera kuvuga utyo, ukiha kuvuga nk’inkozi z’ibibi. Ntumpfane, urashinjwa n’umunwa wawe, akarimi kawe ni ko kakurega. Waba se ari wowe wavutse mbere y’abantu bose, ugatanga imisozi yose kubaho. Waba se waremerewe mu nama nkuru y’Imana kugira ngo ube warikubiye ubuhanga bwose? Icyo uzi, twe tutazi ni iki? Icyo usobanukiwe twe kitwihishe ni iki? Iwacu na ho, hari abasheshe akanguhe b’inararibonye, ndetse baruta so mu myaka. Ese waba usuzugura ihumure ry’Imana, n’amagambo meza tukubwira? Ni kuki uzengana uburakari bwinshi, ugahumbaguza n’amaso? Ni kuki utura Imana umujinya wawe, kandi ugasukiranya amagambo aterekeranye? Ugenewe gupfa yashobora ate kuba umwere; uwabyawe n’umugore se, yaba intungane ate? Ndetse n’abo Imana yatonesheje nta bwo ijya ibizera, n’ikirere ubwacyo ibona kitabuze inenge, nkanswe cya kiremwa cyandavuye, kinateye ishozi, ari cyo muntu, ugotomera icyaha nk’amazi! Ntega amatwi, ngiye kukwigisha, ibyo nabonye, ngiye kubigutekerereza; nkubwire ibyo abanyabuhanga bazi, ntibabihishe, kandi bakabikomora ku basekuru babo. Ni bo bonyine bari barahawe igihugu, kandi nta munyamahanga wabivanzemo. Umugiranabi arahangayika igihe cyose akiriho, kandi imyaka y’umugome irabaze, induru igira itya ikamumena amatwi, umwanzi akamugwa gitumo, kandi amahoro ari yose. Ntajya yizera ko ibyago byamucaho, kuko asa n’uwagabijwe inkota, akamera nk’uzaribwa n’inkongoro. Azi neza ko yavukiye gusenyuka. Iyo umunsi w’amakuba ugeze, arahangayika; umubabaro n’ubwoba bikamutahirana, uboshye umwami wenda kugaba igitero. Koko rero, aba yarwanije Imana, agashaka kwirata kuri Nyir’ububasha! Yamwiyahuragaho, areze ijosi, yikingiye ingabo nini y’isuri. Mbega ibinure yari amaze gutekera mu maso, n’ukuntu ibyaziha bye byavunwaga n’ibicece! Yari atuye mu migi yasenyutse, aba mu mazu beneyo bataye, kuko yari hafi kurunduka. Nta bwo azakira, n’umutungo we ntuzaramba, ndetse na we ubwe ntazatinda ku isi. Nta ho azahungira umwijima, indimi z’umuriro zizatwika urubyaro rwe, ibye byose bitwarwe n’umuyaga. Niyiringira ikinyoma, azarindagira, kuko igihembo cye ari ukuzakorwa n’isoni. Amababi ye azagwengera imbura gihe, amashami ye ye kuzashibuka ukundi. Imbuto ze zizahubuka ziteze nk’iz’umuzabibu, ururabo rwe ruhunguke nk’urw’umutini. Ni ko bigenda, inyoko y’abanyabyaha iragumbaha! Kandi umuriro uzayogoza amahema y’inkozi z’ibibi. Umuntu wasamye ikibi, azabyara ishyano, kandi icyo ahatse, kizavemo ubusa.» Yobu afata ijambo, agira ati «Amagambo nk’ayo nayumvise kenshi, mwese murantera agahinda aho kumpoza! Muravuga ngo ’Amahomvu yawe azashira ryari?’ cyangwa ngo ’Ni iki kiguteye gushyanukira gusubiza?’ Nanjye mba mvuga nkamwe, iyo muba mu kaga ndimo; nabahimbiraho amagambo, nkabannyega, nkabatera inkunga y’akarimi gusa, amagambo meza akabahoza akababaro. Ariko kuvuga, si byo binkiza ububabare, guceceka na byo, ntibinyorohereza. Noneho Imana ingejeje kure kubi, ibitero byayo birankuranwaho. Yanyibasiye, iranshinja nabi, n’ukunanuka kwanjye kurabigaragaza. Umujinya wayo urandya, uranyikomye, ari na ko impekenyera amenyo; umwanzi wanjye arampigisha ijisho. Baranyanjamye, baransebya, bakankubita inshyi, bose bahagurukiye kundwanya. Koko Imana yantegeje abagizi ba nabi, inta mu maboko y’abagome. Nari nibereye mu mahoro, iranturumbanya, imfata ku gakanu, inkubita hasi; impindura imashiro ryayo. Iranyuza imyambi impande zose, impinguranya impyiko itambabariye, indurwe yanjye iyisesa hasi. Iransumira nk’umurwanyi, ingwizaho inguma zayo. Niboheraho ikigunira, nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu, amaso yanjye yatukujwe no kurira, none ibigohe byanjye byuzuyeho ibihu. Nyamara ariko nta nabi indangwaho, n’isengesho ryanjye ni iry’umwere! Wa si we, wipfukirana amaraso yanjye, hatagira ikintangirira induru! Kuva ubu, uwo nzatangaho umugabo ari mu ijuru, uzanyishingira ari hejuru hariya. Icyampa ngo induru yanjye igere ku Mana, mu gihe amarira yanjye yisesa imbere yayo. Iyaba yashoboraga gukemura urubanza umuntu afitanye na yo, nk’uko ikemura urw’umuntu na mugenzi we! Koko rero imyaka nshigaje kubaho irabaze, none ngiye kuzimira ubutazagaruka. Umwuka urenda kunshiramo, ndarembye, ndi uwo guhambwa! None se sinahindutse urw’amenyo, kandi ubugome bwabo si bwo bumbuza gusinzira? Mana yanjye, unyiteho! Ni nde wundi wakwemera kunyishingira? Koko rero, umutima wabo wawunyujije ukubiri n’ubwenge, ni yo mpamvu utazatuma bigamba. Bameze nk’umuntu ugabiza ibye rubanda, kandi abana be bamuhanze amaso. Wampinduye iciro ry’imigani, none nabaye uwo bavunderezaho amacandwe; amaso yanjye yishwe n’agahinda, n’ingingo zanjye zose zaragagaye. Abanyamurava byabateye ubwoba, uw’intungane arakarira umugiranabi, kandi umunyakuri akomeza inzira ye, maze uw’umwere arushaho gukaza umurego. Ngaho rero mwese nimuhaguruke munshinje; nyamara nta munyabwenge n’umwe mbasangamo! Ubuzima bwanjye n’imigambi yanjye, byose byabaye impfabusa, n’igihe kiranshirana. Ijoro bo baryita umunsi, bwakwira bati ’Burakeye.’ Icyo ndindiriye ni iki? Inyenga yatashye iwanjye, uburiri bwanjye buri mu mwijima; imva nsigaye nyita ’data’, naho inyo nkazita ’mama’ na mushiki wanjye!’ Icyizere nari mfite kiri he? Ya mahirwe nahoranye ni nde ukiyabona? Ese ibyo nzamanukana na byo tujyane ikuzimu, maze tuzimirire hamwe mu butaka?» Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, agira ati «Muzizimba mu magambo mugeze ryari? Mwitonde mutekereze, hanyuma tuganire. Ni kuki waduhindura ibiburabwenge, mbese urabona turi ibicucu? Dore wowe urasebwa n’umujinya, urakeka se ko biri buhindure igihugu itongo, cyangwa ko biri bwimure amabuye aho ari? Ni koko, urumuri rw’umugome rurazima, n’ibishashi by’umuriro we bikayoyoka, urumuri rwo mu nzu ye rurakendera, n’itara rye rikamuzimiraho. Intambwe yateraga akataje, azazihina, n’imigambi yigiraga izabe ari yo imuroha. Koko rero, ni we wishora mu mutego, atambagira hejuru yawo. Umushibuka umufata akaguru, ipfundo rikaba ngiri ryikoze, umugozi wihishe mu butaka uba umutegereje, umutego uri bumufate uri mu nzira ye. Ubwoba bukamutangatanga impande zose, bukamusatira buhoro buhoro; imbaraga ze zigashonga, maze ubutindi bukamwugariza. Indwara ikamukemba uruhu, intumwa y’urupfu ikamuguguna ingingo zose. Bakamuturumbura mu ituze ry’ihema rye, bakamujyana ku Mutegetsi uteye ubwoba. Ihema rishobora kongera guturwa, n’inzu ye bayikuyeho imiziro. Imizi ye yanambiye mu butaka, naho amashami ye yumira hejuru; yaribagiranye mu gihugu cyose, ahantu hose, izina rye ryarasibanganye. Bamukuye mu rumuri bamuhirikira mu mwijima, maze acibwa ku isi. Nta ba sekuru, nta n’abuzukuru agira mu muryango we, n’aho aba, nta muntu uharangwa; amakuba ye yatangaje ab’iburasirazuba, naho ab’iburengero bwaryo barumirwa. Ni koko, ayo ni yo maherezo y’inzu y’abanyabyaha, uwo ni wo mwanya wahariwe abatazi Imana.» Yobu afata ijambo, agira ati «Muzahereza he kunshengura umutima, munsukiranyaho ayo magambo yanyu? Dore bubaye ubwa cumi munsagarira, mukankoza hirya no hino nta cyo mwishisha. Kandi rero niba naranayobye, ibyo ni jye jyenyine bireba. Mu by’ukuri, niba munyigambaho, kandi mukanshinja ibyo nzira, mumenye ko Nyir’ububasha ari we wandenganyije amfatira mu mutego we. Ndataka ko ndengana, ntihagire unyumva, natabaza, nkabura undenganura! Inzira yanjye yarayizitiye, sinshobora guhita, aho nyura yahashyize umwijima; anyambura ikuzo ryanjye, ancuza ikamba ryari rindi ku mutwe; yambujije epfo na ruguru, ndabyina mvamo, amizero yanjye yayagushije hasi nk’igiti batsinze; uburakari bwe bwangurumaniyeho, angenzereza nk’umwanzi we; ingabo ze zantereye icyarimwe, zishakira inzira iziyobora iwanjye, maze zishinga ingando ahakikije ihema ryanjye. Abavandimwe banjye barampunze, n’incuti zanjye zirantererana. Abaturanyi n’abo twari tuziranye, barigendeye, ntibakinyibuka. Ari abashyitsi baba mu rugo iwanjye, ari abaja banjye, bose bamfata nk’umuvantara; usanga mbateye imbogamizi. Iyo mpamagaye umugaragu wanjye, ntiyitaba, n’aho nahatiriza nkamwinginga; umwuka wanjye utera umugore wanjye ishozi, none n’urubyaro rwanjye rusigaye runyinuka. Dore n’abana bato basigaye bansuzugura, naba ngize ngo ndavuga, bakiha inkwenene; inkoramutima zanjye zose ziranyitaza, n’abo nakundaga, ubu barampindutse. Amagufa yanjye yumanye n’uruhu, nsigaye ngenda nshinyitse amenyo. Mwebwe ab’incuti zanjye, ndabatakambiye, nimumbabarire, dore Nyir’ububasha yaranshegeshe! Ni kuki munyibasiye nk’Imana? Ese ntimuzageza aho mumpa agahenge? Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe, bayashyire ku rubaho rw’umuringa, bakoreshe ikaramu y’icyuma, maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana! Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere; namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye. Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay’undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima. Iyo mwibwira muti ’Tuzamuturuka he, tuzakura he icyo tumushinja mu rubanza?’ mujye mutinya ko namwe inkota yabagwira, kuko uburakari buzibasira abagome, maze mukamenyereho ko urubanza ruzababaho.» Sofari w’i Nahama afata ijambo, agira ati «Ni koko, ibitekerezo byanjye birashyugumbwa kugusubiza, ku buryo ntagishoboye kwihangana. Numvise inyigisho zawe zintuka, none ubwenge bwanjye bunyunguye icyo ngusubiza. Aho uzi neza ko kuva kera na kare, kuva umuntu yaremwa ku isi, umunezero w’abagome utamara kabiri, kandi ibyishimo by’abagomeramana ntibimare igihe. N’iyo yaba areshya n’aho bwakereye, umutwe we ugakora ku ijuru, ntazabura kuzimira burundu nka baringa; abamubonaga bagire bati ’Arigitiye he?’ Azayoyoka nk’inzozi zidafatika, azimire nk’ibyo umuntu arota nijoro; ijisho ryamubonaga, ntirizamurabukwa ukundi, n’ahantu yabaga ntihazaba hakimumenya. Abana be bazatanga indishyi z’abakene, bazishyure bazikura mu mutungo we. Amagufa ye yarangwaga n’imbaraga za gisore, none aryamanye na we mu gitaka. Akanwa ke kari karyohewe n’icyaha, akagihisha mu nsi y’ururimi rwe, akagitsimbararaho ntakireke, agakomeza kukijundika mu matama ye, nyamara bene iyo ndyo igaga ikigera mu nda, igahinduka indurwe y’uburozi ikimugeramo! Umutungo w’abandi yamiraguye, agomba kuwuruka, Imana ni yo iwuryoza inda ye. Yanyunyuje ubumara bw’inzoka, none reka yicwe n’ururimi rw’impiri! Ntakibona ya migezi y’amavuta, n’inzuzi z’ubuki n’ikivuguto. Inyungu ye asigaye ayitanga aho kuyimira, ntakishimira ibyo yiyuhiye akuya. Koko rero, yatoteje abakene arabatsikamira, asahura inzu atubatse; ntiyigeze ashira ipfa, bityo nta cyo azaramura mu byo atunze, kandi nta muntu n’umwe atambuye. Ni yo mpamvu umunezero we utazaramba, azatunga byinshi ariko ahangayike, ibyago byose bizamugwira. Kandi, n’ubwo yujuje inda ye, Imana izamuterereza uburakari bwayo, bumusabagire mu mubiri nk’ibiryo. Nanizibukira inkota y’icyuma, umuheto ucuze mu muringa uzamuhinguranya; umwambi uzamutunguka mu bitugu, undi uhinguke mu mara, wahindutse urugina, maze amakuba yose amuteranireho. Umwijima w’icuraburindi uramutegereje, umuriro w’inkonkobotsi uzamuyogoza, ukongeze n’ibyari bisigaye mu ihema rye. Ijuru ryashyize ahagaragara icyaha cye, n’isi yahagurukiye kumurwanya. Icyorezo kizatsemba inzu ye, aterwe n’umwuzure ku munsi w’uburakari bw’umutegereje. Urwo ni rwo ruhare Imana igenera umugome, ni wo mugabane imuteganyiriza.» Yobu afata ijambo, agira ati «Mutege amatwi, mwumve amagambo yanjye, ni cyo cyiza mwankorera. Mureke kunca mu ijambo, maze nimara kuvuga mubone kunseka. Ese mwagira ngo uwo ninuba ni umuntu? None se ubwo nabuzwa n’iki kurambirwa? Nimuhindukire mundebe, murumirwa, maze mwifate ku munwa. Iyo mbitekereje, nshya ubwoba, umubiri wanjye ugahinda umushyitsi. Ni kuki abagome bagira ubugingo, kandi bagasaza, n’ubukire bwabo bukiyongera? Dore urubyaro rwabo rurakomera, n’abuzukuru babo bakagwira, ingo zabo zikabaho mu ituze, nta kibateye inkeke? Ibihano by’Imana ntibibageraho; ibimasa byabo birororoka, n’inka zabo zibyara zitaramburuye. Bareka abana babo bakiruka nk’imitavu, ugasanga ibitambambuga byabo byikinangura. Batambira inanga n’ingoma, kandi bagatega amatwi ijwi ry’umwirongi. Barangiza ubuzima bwabo mu mutekano, bakajyanwa ikuzimu mu mahoro. Nyamara kandi babwiraga Imana bati ’Have igirayo, ntidushaka kumenya inzira zawe! Nyir’ububasha se ni iki ngo tumugaragire, ese twakunguka iki tumutakambiye?’ Umukiro wabo ni bo bawigengaho, naho Imana bakayihigika mu migambi yabo. Hari uwakunze kubona itara ry’abagome rizima, cyangwa amakuba abagwirira? Ni kangahe Nyir’ububasha arakara akabaterereza ibyago? Bameze se nk’akatsi gahuhwa n’umuyaga, cyangwa umurama utwawe na serwakira? Naho mwe ngo ’Imana izabahanira mu bana babo!’ Icyaruta si uko yabihanira ubwabo, na bo bakireberaho! Bityo umugome akabona ibye bicika, akanasogongera ku burakari bwa Nyir’ububasha! Urugo rwe ruba rukimubwiye iki, atakiriho, iyo yamaze gukuramo ake karenge! None se, Imana ni yo igiye gutozwa ubwenge, kandi ari yo icira urubanza ibikomerezwa byose? Hari upfa akindutse agifite imbaraga ze zose, kandi atunze, atunganiwe, ashishe ku mubiri, n’umusokoro ucyorohereye mu magufa ye. Hari n’undi upfana agahinda, atanigeze ihirwe na rimwe. Abo bombi ariko, bahambwa mu gitaka! inyo zikabashokera icyarimwe! Ni koko, ibitekerezo byanyu ndabizi, nzi n’ibyo muntekerezaho byose mundemera. Muribaza muti ’Ya nzu y’igikomangoma iri he? Rya hema ry’abagome rishinze hehe?’ Ese ntimujya mubaza n’abagenzi, cyangwa mwaba muhinyura ibyo bavuga? Iyo amakuba yateye umugome ararokoka, ku munsi w’uburakari, akarusimbuka. Ni nde se umucyurira amafuti ye? Ibyo yakoze se, ni nde ubimwihimura? Bamujyana mu irimbi, imva ye bakayirinda; ubutaka bwo mu mucyamu bukamworohera, imbaga nyamwinshi ikamuherekeza, abantu batabarika bakamugenda imbere. Ni kuki mwiha kungira inama z’amahomvu? Ibisubizo mumpa, ni ukunkina ku mubyimba.» Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati «Ese umuntu yagirira akamaro Imana? Oya, umuntu uzi gushishoza, ni we ubwe wigirira akamaro. Nta cyo Nyir’ububasha yunguka iyo ubaye intungane, ubwo se wumva bimwungura iki iyo ubaye indakemwa? None se kuba umukunze ni cyo aguhanira, bigatuma agucira urubanza? Aho si ukubera ubugome bwawe bukabije, n’ibyaha byawe birenze urugero? Wakaga abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu, abakene ukabacuza utwambaro twabo. Uwabaga afite inyota wamwimaga icyo anywa, n’ushonje ukamwima umugati. Igihugu cyari icy’abafite amaboko, kandi kigaturwa n’abatoni bawe. Wirukanaga abapfakazi bakagenda amara masa, imfubyi ukazivunagura amaboko. Ni yo mpamvu rero waguye mu mutego, kandi ukaba wahiye ubwoba; urumuri rwacuze umwijima, ntiwaba ukibona, urengwaho n’ikizenga cy’amazi. Imana se ntiyibera mu bushorishori bw’ijuru? Itegereze inyenyeri, urebe ukuntu ziri hejuru cyane! None waravuze ngo ’Imana se izi iki? Yamenya ibintu inyuze he ibicu? Ibicu birayibambira, ntishobore kubona, ikagenda izenguruka ijuru.’ Urashaka se gukomeza ya nzira ya kera, imwe yanyuzwe n’abagome, ba bandi bamizwe imburagihe, igihe umwuzure urenze hejuru y’ibyo bari bubatse? Babwiraga Imana ngo ’Have igirayo; Nyir’ububasha se yashobora kudukoraho iki?’ Nyamara ni we wari warujuje umutungo mu mazu yabo, ariko inama zabo zigacisha ukubiri na we! Ukugwa kwabo gushimisha intungane, maze abaziranenge bakabasekera. Umutungo wabo warayogojwe, n’ibyo basize umuriro urabitwika! Ngaho nawe igorore na Nyir’ububasha, mubane mu mahoro, bityo umutekano uzakugarukira; ujye wumva inyigisho ze, ubike amagambo ye ku mutima. Nugarukira Nyir’ububasha, ukicisha bugufi, ukiyama uburiganya mu nzu yawe, nusuzugura zahabu, ukayijugunya mu bishingwe, n’andi mabuye y’agaciro ukayata mu misitwe, ubwo ni we ubwe uzaba zahabu yawe, akakubera ikirundo cya feza. Koko rero, Nyir’ububasha ni we uzakunezeza, maze uzubure umutwe urangamire Imana; uyitakambire, ikubabarire, n’ibyo wifuza, ubigereho. Nugira umugambi ufata, uzaguhira, n’inzira zawe zirangwe n’umucyo, kuko, acubya uwikuza, agakiza uwiyoroheje; arokora ab’intungane, kandi wowe uzakizwa n’ibikorwa byawe biboneye!» Yobu afata ijambo, agira ati «Nanone, amaganya yanjye arakomeye, ukuboko kwa Nyir’ububasha kurankandamiza, nkaboroga. Ni nde uzamunyereka, akangeza aho atuye! Navugira akababaro kanjye imbere ye, nkamubwira ingingo nshingiyeho, bityo nkamenya amagambo yansubiza, nkumva neza icyo ambwiye. Ese hari icyamuvuna mu kujya impaka nanjye? Oya, yapfa kuntega amatwi gusa; akumva ukuntu uwo baburana avuga ukuri, maze urubanza rwanjye nkarutsindira burundu! Ariko, iyo mushakiye iburasirazuba, simubona, mu burengero bwaryo na ho, simpamusange; mushakishiriza mu majyaruguru, simuce iryera, nagana epfo na ho, simpamubone. Nyamara we azi uko merewe; ashatse yanyuza mu itanura, navamo nsa na zahabu iyunguruye. Nashinze ibirenge byanjye mu ntambwe ze, mboneza inzira ye nta kuyoba; sinigeze nanga amategeko yampaye, kandi nzirikana mu mutima amagambo yambwiye. Ariko ni we utegeka, kandi nta we umuvuguruza, icyo yiyemeje, aragikora. Nanjye, azangenzereza uko yabigennye, kimwe n’indi migambi yose yifitemo! Iyo ni yo mpamvu ituma nshya ubwoba imbere ye, maze uko mbitekereza, nkarushaho guhinda umushyitsi. Imana yanciye intege, Nyir’ububasha yankuye umutima; kuko ikinshengura, atari umwijima ndimo, cyangwa ibihu byugarije amaso yanjye. «Kuki Imana Nyirububasha atagena igihe cy'urubanza? Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi? Dore hariho abimura imbago z'amasambu yabo, hariho n'abaragiye amatungo bashimuse. Hariho abahuguza impfubyi indogobe yayo, hariho n'abatwara ikimasa cy'umupfakazi ho ingwate. Batoteza abatishoboye bakabayobya, abakene bo mu gihugu bakagomba kwihisha. Bameze nk'indogobe mu butayu, bazindukira mu butayu gushaka ibyokurya, bajyayo gushaka ibyo gutunga abana babo. Bahatirwa gutongora imirima y'abagome, bagahatirwa gusarura imizabibu yabo. Bararira aho nta cyo biyoroshe, nta cyo bagira cyo kwikinga imbeho. Imvura yo mu misozi ibacikiraho, babura ubwugamo bakikinga ku rutare. Imfubyi bayinyaga n'ibyayibeshagaho, naho abana b’umukene bakabagira ingwate. Bityo bagendera aho bambaye ubusa, bicwa n'inzara nyamara bikorereye abandi imiba y'ingano! Bakamura amavuta mu minzeze, babengera divayi mu mizabibu, nyamara bo bicwa n'inyota. "Mu mugi huzuye imiborogo y'abasamba, nyamara Imana ntiyita ku gutakamba kwabo! babura ubwugamo, bakisunga urutare. Abagome bazirana n'urumuri, ntibashaka kugendera mu mucyo, ntibaguma mu nzira zawo. Umwicanyi abyuka mu rukerera, yica umukene n'utishoboye, iyo ijoro riguye ajya kwiba. Umusambanyi ategereza ko bwira, agenda yipfutse mu maso, yibwira ati 'Nta wuri bumbone'. Abajura bamena amazu nijoro, ku manywa bakihisha, bazirana n'umucyo. Kuri bo igitondo kibabera nk'umwijima w'icuraburindi, koko rero bamenyereye ibitera ubwoba bya nijoro. "Imibereho y'abagome ni nk'amazi ahita, aho batuye haravumwe, nta n'umwe muri bo ukigera mu mizabibu ye. Uko icyokere n’ubushyuhe bishongesha urubura, ni ko umunyabyaha azimirira ikuzimu. Nyina wamubyaye aramwibagirwa, inyo ziramurya ntiyongere kwibukwa. Arimbuka nk'igiti kirimburanywe n'imizi. Yagiriraga nabi abagore bagumbashye, yakandamizaga n'abapfakazi. Imana Nyirimbaraga irimbura abanyagitugu, iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse. Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro, icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo. Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka, bacishwa bugufi bakamera nk'abandi bose, bararabirana bakamera nk’ihundo batemye. Ni nde wanyomoza ko ibyo atari ko biri? Nagaragaze ko ibyo mvuze ari amahomvu » Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, aravuga ati «Imana ni yo nyir’ububasha n’igitinyiro, ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru. Ni nde wabasha kubarura imitwe y’ingabo zayo? Ni nde umucyo w'Imana utamurikira? Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana? Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere? Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye, ese niba Imana ibona inyenyeri zitera de, kuri mwene muntu hacura iki, mwene muntu umeze nk’urunyo n’umunyorogoto? Nuko Yobu arabasubiza ati ati «Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke! mbega ngo uragoboka utishoboye! Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge! Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye! Ariko se ayo magambo yose urayabwira nde? Ni nde wakoheje kuvuga uryo? Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu, amazi n’ibiyabamo biradagadwa. Imana ireba ibiri ikuzimu, aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo. Ni yo yahanitse ikirere, ni yo yatendetse isi ku busa busa. Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse, nyamara nubwo biremereye ntibihanuka. Itwikira ukwezi, igutwikiriza ibicu byayo. Ishyiraho ikirere cy'urugabano hejuru y’amazi, urugabano rutandukanya umucyo n’umwijima. Imana itigisa inkingi z’ijuru, irazitigisa zigakangarana. Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja, ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabu. Umwuka wayo wakenkemuye ijuru, ubwayo yivuganye cya gikoko kabutindi! Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo, ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane! Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n’ububasha bwayo?» Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati «Ndahiye Imana yanze kundenganura, ndahiye Nyirububasha unshavuza, igihe cyose ngihumeka, igihe cyose Imana ikimpaye umwuka, sinzigera ngira ikibi mvuga, nta n'ubwo nzigera mbeshya. Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri, nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere! Nzakomeza kuba intungane sinzabireka, igihe cyose nkiriho nta cyo nishinja. «Unyanga azapfe urw’abagome, umpagurukiye apfe urw'inkozi z'ibibi! Umuhakanamana agira cyizere ki? Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe? Dore amakuba azamwugariza, mbese namwugariza Imana izumva ugutakamba kwe? Umuntu nk’uwo ntiyakwishimira Nyirububasha, ntiyata igihe cye atakambira Imana. Jyeweho nzabamenyesha ububasha bw’Imana, sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha. Erega namwe mwese mwarabyiboneye! None se ni iki gituma muvuga amagambo y'amahomvu? «Dore ibihembo Imana igenera umugome, dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu: abana abyara bazicwa n'inkota, abamukomokaho bazicwa n'inzara. Abe barokotse bazatsembwa n'icyorezo, abapfakazi babo ntibazabaririra. Nubwo yarunda ifeza nyinshi, nubwo yarunda imyambaro, iyo myambaro izambarwa n'intungane, ifeza na yo izajyanwa n'abere! «Inzu y'umugome idigadiga nk’iy’igitagangurirwa, idigadiga nk'akaruri k'umurinzi w'umurima. Aryama akungahaye, akabyuka atindahaye, iyo akangutse asanga ibyo atunze byayoyotse. Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk'amazi, nijoro serwakira ikamwamurukana. Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara, uramutumukana akava aho yari atuye. Umuyaga umutumura nta mpuhwe, nta bwo abasha guhunga ubukana bwawo. Ababonye ibimubayeho baramukwena, aho agannye hose bamuha urw'amenyo!» Koko rero, feza igira aho icukurwa, zahabu na yo igira aho itunganirizwa; ubutare babukura mu butaka, babucanira, bukabyara umuringa. Bacukura bitwaje amatara agahashya umwijima, maze ibuye ryari ryihishe mu mwijima w’igicuku, rikagaragara ryose uko ryakabaye. Imbaga y’abacakara bacukuye amarongi ahantu hadatuwe, bayajyamo bamanukiye ku kiziriko, kibakoza hirya no hino nta muntu ubareba. Ubutaka bwera ibitunga abantu, ariko mu nda yabwo umuriro uhinda. Aho hantu hari amabuye y’agaciro, arimo na zahabu nyinshi! Ni inzira ibyaruzi bitazi, emwe na kagoma ntiraharabukwa! Inyamaswa z’ishyamba ntizirahagera, habe ngo n’intare irahazi. Amasarabwayi yarajanjaguwe, imisozi irarimbagurwa, urutare barucishaho imiyoboro, maze ibintu by’agaciro byose, umuntu arabibona. Bashakiye no mu masoko y’imigezi, ibyihishe byose bishyirwa ahagaragara. Ariko se ubuhanga, bwo bukomoka he? Indiri y’ubwenge iba he? Umuntu ntazi inzira ibuganishaho, kandi nta bwo buri kuri iyi si y’abazima. Inyenga iravuga iti ’Nta bwo bundimo!’ n’inyanja na yo iti ’Nta bwo buba iwanjye!’ Nta bwo buguranwa zahabu iyunguruye, kandi ntibunagurwa uburemere bwa feza. Nta n’uwabugereranya n’amabuye y’agaciro, nka zahabu y’i Ofiri cyangwa safiri. Ni byo, nta ho buhuriye na zahabu cyangwa amasaro, nta n’uwabugurana igikombe cya zahabu. Nta ho buhuriye n’amabuye y’agaciro, kandi kubugira biruta gutunga ibirezi. Ntibugereranywa na topazi yo mu Misiri, kandi nta ho buhuriye na zahabu iyunguruye. Ariko se noneho, ubuhanga bukomoka he? indiri y’ubwenge ni iyihe? Bwihishe amaso y’umuntu wese, n’inyoni zo mu kirere ntizibuzi. Inyenga y’ikuzimu yarivugiye iti ’Twigeze kumva babuvuga baburata.’ Imana yonyine ni yo izi inzira yabwo, kandi ikamenya aho buba, kuko ibona hose kugeza mu mpera z’isi, kandi ikitegereza ibiri mu nsi y’ijuru byose. Igihe yahaga umuyaga imbaraga ufite, ikagenera amazi urugero rwayo, igihe yahaga imvura amategeko ayigenga, igaca n’inzira y’imitontomo y’inkuba, icyo gihe, ni ho yabubonye, irabucengera, irabushima, kandi ibusuzuma impande zose, maze ibwira umuntu, iti ’Gutinya Nyagasani, ni bwo buhanga, kandi kuzibukira icyaha, ni bwo bwenge.’ Yobu akomeza umuvugo we, agira ati «Ni nde uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere, igihe Imana yandindaga, ubwo itara rye ryamurikiraga ku mutwe wanjye, maze urumuri rwe rukanyobora mu mwijima? Uwansubiza uko nari meze, igihe nari ntengamaye, Nyir’ububasha ari we undinze, Imana ikiri kumwe nanjye, igihe abana banjye bankikizaga, niyuhagiza amata ibirenge, amavuta avubuka mu rutare, agatemba nk’imigezi! Icyo gihe, nasohokeraga ku karubanda hafi y’umugi, nkahasanga intebe yangenewe, urubyiruko rwambona rukihisha, naho abakambwe bagahaguruka banyubahiriza; abatware birindaga kuvuga, iminwa yabo bakayipfuka, ijwi ry’ibikomangoma rigacweza, ururimi rwabo bakaruca bakarumira. Ni koko, uwanyumvaga wese yanyitaga umuhire, n’umbonye wese akanyamamaza, kuko nakizaga umukene untakambiye, cyangwa imfubyi yabuze kirengera. Abihebye bose bapfaga bandamya, n’umutima w’umupfakazi nkawuha kwishima. Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye, ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye. Nareberaga impumyi, nkagendera igicumba, nari umubyeyi w’abakene, kandi nkita ku magorwa ya ba nyakamwe. Abagiranabi nabakuraga amenyo, nkabatesha abo bashakaga kurya. Ubwo naribwiraga nti «Nzapfa nshaje, mfite imyaka itabarika nk’umusenyi; imizi yanjye izashorera mu mazi, maze nijoro urume rutonde ku mashami yanjye; ikuzo ryanjye rizahora ari ryinshi, kandi umuheto wanjye uzasubirana umurego.» Baracecekaga bakantega amatwi, bagategereza igitekerezo cyanjye. Iyo narangizaga kuvuga, nta wasubizagayo, ahubwo ijambo ryanjye ryarabacengeraga, ugasanga bampanze amaso, nk’abategereje imvura, bakasama nk’abarangamiye iy’umuhindo. Iyo nabasekeraga, baratangaraga, bakitegereza uko nsa nta na hamwe basize. Ni jye wabayoboraga, nkabarangaza imbere, nkamera nk’umwami uri hagati y’imbaga ye, aho mbajyanye bakajya aho. None dore nsigaye nsekwa n’abo nduta ubukuru, kandi ba se narajyaga mbakerensa, nkumva basumbwa n’imbwa zindindira amashyo. None se amaboko yabo yari kumarira iki? Ko imbaraga zari zarabashizemo, kubera ubutindi n’inzara. Babaga mu bigunda, ahantu h’itongo harariranye; basaruraga imbuto zo mu ishyamba, bagatungwa no guhonda inguri. Bari ibicibwa mu bantu, basigaye babakwena nk’ibisambo. Bararaga mu mihora, mu buvumo cyangwa mu bikuku by’urutare; bakagongerera mu bihuru, bakirundanya mu bitovu. Bari abana b’inyoko mbi, babyawe n’abatagira izina, bari ibicibwa mu gihugu cyose. None basigaye barantereyeho imbyino, nababereye iciro ry’imigani! Nsigaye mbatera isesemi bakampunga, kandi ntibatinya kuncira mu maso. Umuheto wanjye, Uhoraho yarawureguye, arandibata, none bose barambonerana. Iburyo bwanjye nugarijwe n’ingegera, zishakisha uburyo zantembagaza. Barantangatanze, bambuza ubuhungiro, baraje, kandi nta we ubakoma imbere; baciye icyuho kigari bangeraho, nuko bankumbagaza mu byavu. Ubwoba bwarantashye, amizero yanjye yose atumuka nk’umuyaga, umukiro wanjye uyoyoka nk’igicu! None umutima wankutse, iminsi y’ubutindi iranyokamye. Nijoro, ububabare bumunga amagufa, n’imitsi yanjye ikarega yose. Uhoraho yanshikuje umwambaro wanjye, anigisha igishura cyanjye mu ijosi, ankumbagaza mu cyondo, none ndasa n’uwaraye mu ivu cyangwa mu mukungugu. Uhoraho, ndagutakambira ntunyumve, nakwiyereka, ntunyiteho. Wambereye gica, uranyibasira n’imbaraga zawe zose, wambagayuje serwakira, irancundagura, maze ndigitira muri iyo nkubi y’umuyaga. Ni byo ndabizi, uransubiza mu rupfu, aho abazima bose bazahurira. Ariko se abakene sinabateye inkunga, igihe ubutindi bwabugarizaga bakantakira? Ese sinagiriye impuhwe uwo ubuzima bwari bukomereye, umutima wanjye ukaririra umukene? Nari niteze umukiro, amakuba aba ari yo ansanga, nari nizeye urumuri, umwijima uba ari wo unsanga. Amara yanjye aragonga ubutitsa, iminsi y’amakuba yaranziye. Ndagenda nijimye, nta mucyo, mu ruhame, ndahaguruka ngasakuza, nabaye ruhabwanduru nk’umuhari, nibera mu butayu hamwe na za mbuni. Umubiri wanjye warirabuye, amagufa yanjye yashiririjwe n’umuriro w’amaseke. Inanga yanjye isigaye ari iy’amaganya gusa, naho umwirongi wanjye ugaherekeza amajwi y’abandirira. Amaso yanjye, twari twarumvikanye, ko atagomba kugira inkumi arangamira. None se uruhare Nyir’ijuru aha abantu ni uruhe? Ni uwuhe mugabane Nyir’ububasha abagenera? Aho none si amakuba abahemu bagabana, n’inkozi z’ibibi si akaga zigenewe? Ese ntabona imyifatire yanjye, kandi akabara n’intambwe nteye zose? Niba narabaye umunyabinyoma, nkaba naragenzwaga no kubeshya, Imana ninsuzume uko bikwiye, maze imenyereho umurava wanjye! Niba narayobye inzira nyayo, umutima wanjye ugatomerera aho amaso awujyanye, none nkaba narahindanye ibiganza, ndabirahiye: nzabibe rubanda rwirire, n’urubyaro rwanjye ruzarimbuke! Niba umutima wanjye warararukiye umugore w’undi, ngahora ndekereje ku rugi rw’umuturanyi, ndabirahiye: umugore wanjye azace incuro ku wundi, maze abandi bamwitungire! Koko rero, iryo ni ishyano naba narakoze, ndetse ni icyaha gikwiye gucirwa urubanza, cyamviramo umuriro wantwika ukandimbura, ugakongeza umusaruro w’ibyo nejeje byose. Niba narakandamije umugaragu wanjye, nkarenganya umuja wanjye hari icyo dupfa, ubwo se nzabigenza nte Imana nihaguruka, ikaza kwibariza; nzasubiza iki? Uwambyaye we se, si yo yamuremye, twese se si yo yatubumbabumbiye mu nda itubyara? Ese hari ubwo nigeze nirengagiza icyifuzo cy’abakene, ngo ndeke amaso y’umupfakazi ampondoberera imbere? Ese nisangizaga umugati jyenyine, ntawuhayeho impfubyi? — kandi jyewe, kuva nkiri muto, Imana yarandeze kibyeyi, ikandengera kuva nkivuka!— Ese hari ubwo nabonye umukene wambaye ubusa, mbona utishoboye yabuze icyo yiyorosa, maze ndeka kubahoza mbaha icyo bikinga, no kubasusurukisha uruhu rw’intama zanjye? Ese hari ubwo nasagariye impfubyi ngo ni uko mbonye rubanda banshyigikiye? Niba rero narakoze bene ayo mahano, ndabirahiye: ndakanantukamo ijosi, ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora! Koko rero, ubwo Imana yazampindisha umushyitsi, sinshobore guhangarana n’ikuzo ryayo! Niba zahabu ari yo nagize amiringiro yanjye, nkibwira ko zahabu iyunguruye ari wo mukiro wanjye, niba naranejejwe no kugira umutungo utubutse, nkaba narungutse ibintu byinshi, niba narabonye urumuri rubengerana, n’ukwezi kugendana ishema, maze umutima wanjye ukararuka, ngakurizaho kubisenga, icyo na cyo cyaba ari icyaha nzahanirwa, kuko naba narihakanye Imana yo mu ijuru. Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije? Oya, umunwa wanjye ntiwigeze ucumura, ngo ntakambe musabira gupfa. Ese abo mu ihema ryanjye ntibavugaga bati ’Hari uwo wabona utarariye inyama ze ngo azihage?’ Nta muvantara wararaga hanze, imiryango yanjye nayikinguriraga umugenzi. Hari ubwo se nagenje nka bamwe, mpisha ibyaha byanjye, ibicumuro byanjye mbibika ku mutima? Hari ubwo se natinye amagambo ya rubanda, n’umugayo w’imiryango, maze ndaceceka, ntinya gusohoka iwanjye? Iyaba nashoboraga kugira umuntu wanyumva! Ijambo ryanjye ni iryo, ahasigaye Nyir’ububasha nansubize! Naho ibirego by’umuburanyi wanjye, nzabiheka ku rutugu, ndetse mbyitamirize nk’ikamba. Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose, nyegere nshinjagirana ishema, uboshye igikomangoma.» Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega, n’imirima yanjye ikaba ibabajwe n’uko nariye ibyo yeze ntishyuye, kandi narishe abayikoragamo, ndabirahiye: niba ari byo, ndakameza amahwa mu mwanya w’ingano, meze na kimari mu mwanya w’indi myaka! Ngiyo indunduro y’amagambo ya Yobu. Ba bagabo batatu bageze aho ntibongera kuvuguruza Yobu, kuko atahwemaga kwiyita intungane. Nuko, ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli w’i Buzi, mu nzu ya Ramu. Yarakariye Yobu, kuko yishongoraga avuga ko afite ukuri imbere y’Imana. Yarakariye kandi za ncuti eshatu, kuko zabuze icyo zisubiza, ntizirenganure Imana. Igihe bamaze bavugana na Yobu, Elihu yari abateze amatwi, kuko bamurutaga ubukuru. Ariko Elihu amaze kubona ko ba bagabo batatu ibisobanuro byabakamanye, uburakari buramwegura. Elihu mwene Barakeli w’i Buzi afata ijambo, agira ati «Jyewe ndacyari muto, naho mwebwe musheshe akanguhe, ni yo mpamvu nagize ubwoba, ngatinya kubatangariza ubumenyi bwanjye. Ubwo nibwiraga nti ’Inararibonye zirabisobanura, reka ndeke abakuru baduhishurire ubuhanga.’ Ariko umwuka wa Nyir’ububasha, iyo ugiye mu muntu, ni ho amenya ubwenge; abakuze si bo bene ubuhanga, n’abasaza si bo bene gushishoza. Ni yo mpamvu ngize nti ’Nimutege amatwi, nanjye mbatangarize ubumenyi bwanjye.’ Dore nakomeje gutegereza amagambo yanyu, ntega amatwi ibitekerezo byanyu; igihe mwashakashakaga amagambo, nari mbarangamiye. None dore nta n’umwe washoboye kunyomoza Yobu, muri mwe nta washubije amagambo ye. None rero ntimukibwire ngo ’Twashyikiriye ubuhanga, si umuntu watwigishije, ahubwo ni Imana.’ Jyewe sindondobekanya amagambo nk’ayanyu, kandi si na yo nza gukoresha musubiza. Bumiwe, ntibagisubiza, amagambo yabakamanye. Nategereje... Mbonye batavuga, barekeye, batagisubiza, niyemeza gusubiza ku giti cyanjye, ngatangaza nanjye ubumenyi bwanjye. Koko rero, amagambo araniganamo, ndiyumvamo umuhate wo kuvuga. Ni byo, umutima wanjye umeze nka divayi ipfutse hose, yashaka kubira, igataratsa ibibindi bishyashya. Ndashaka kuvuga kugira ngo ninigure, ngiye kubumbura umunwa wanjye maze nsubize. Kandi rero, nta we ndi bubere, cyangwa ngo muhakirizweho, sinjya menya guhakwa, kuko Iyandemye yahita inkuraho. Wowe rero Yobu, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye yose. Dore ngiye kubumbura umunwa, ururimi rwanjye rutobore ruvuge; umutima wanjye wuzuye ubuhanga, kandi umunwa uravuga ukuri nyako. umwuka w’Imana ni wo wandemye, umwuka wa Nyir’ububasha ni wo wampaye ubuzima. Niba ubishoboye, unyomoze, itegure kwiregura, uhagarare imbere yanjye. Uko nkumereye, ni nk’uko nawe umeze ku Mana, nanjye navuye mu gitaka; None rero, singutere ubwoba, nta cyo ndi bugukoreho. Ndacyumva rwose mu matwi yanjye, ijwi ry’amagambo yawe, ugira uti ’Ndi intungane, nta cyaha ngira, ndi umwere, nta gicumuro kindangwaho, ariko Nyir’ububasha aranshakaho urwitwazo, akampindura umwanzi we, akantega imitego ngo nyigwemo, kandi akagenzura ibyo nkora byose.’ Reka rero ngusubize: nta bwo wavuze iby’ukuri! Kuko Imana isumba ikiremwa muntu; nta mpamvu ufite yo kuyishinja ngo ni uko amagambo yawe yose itayashubije! Imana ivuga rimwe, ntisubiramo ubwa kabiri. Iyo urota mu nzozi nijoro, igihe abantu baba bahwekereye, basinziriye ku mariri yabo, ni ho Nyir’ububasha yihishurira abantu, akababonekera bagashya ubwoba, ubwo ari ukugira ngo abuze muntu ibikorwa bye bibi, amuvanemo ubwirasi, arinde roho ye kurohama, n’ubuzima bwe bwoye kugwa mu mwobo w’ikuzimu. Ubundi yigishiriza umuntu n’aho aryamye, nk’igihe ahinda umushyitsi arwaye, umutima we wazinutswe ibyo kurya, n’iyo byaba biryoshye bite; agatangira kuma ahagaze, amaguru ye agasigara yanamye, ubwo akagenda asanga urupfu, ikuzimu, aho abapfuye bandi baba. Nyamara, mu bihumbi by’abamalayika, habonetsemo umwe umwishingira ngo amwibutse icyo ategetswe, akanamusabira ku Mana, agira ati ’Mubabarire woye kumwica, namuboneye incungu’, ako kanya, uwo muntu yakwiyuburura, akongera gusubirana ubusore bwe. Uwambaza Imana wese iramwumva, agatunguka imbere yayo yasazwe n’ibyishimo, agatekerereza abandi uko yarokowe; nuko akaririmbira imbere yabo, agira ati ’Nari naracumuye, nyoba inzira y’ukuri, nyamara nta bwo yampaniye icyaha cyanjye; yarinze roho yanjye inyenga y’ikuzimu; none ubuzima bwanjye burarangwa n’umucyo.’ Ibyo ni byo Imana ihora ikora, kabiri gatatu, igirira muntu, kugira ngo imurinde inyenga y’ikuzimu, maze amurikirwe n’urumuri rw’abazima. Yobu itonde, utege amatwi, uceceke, maze jyewe mvuge. Niba hari icyo ufite kuvuga, unsubize, uvuge kuko nifuza ko uhuza n’ukuri; niba kandi nta cyo, ntega amatwi, uceceke, maze ngutoze ubuhanga. Elihu arongera afata ijambo, agira ati «Mwebwe banyabuhanga, nimwumve amagambo yanjye, namwe bahanga, nimuntege amatwi; kuko ugutwi kunyurwa n’amagambo nk’uko akanwa karyoherwa n’ibiryo. Tugerageze gushishoza tumenye igitunganye, turebere hamwe igikwiye. Ni koko, Yobu yaravuze ngo ’Ndi intungane, ariko Imana yarantereranye. Umurava wanjye ntumbuza kubabara, igikomere cyanjye ntigikira, kandi nta cyaha ngira!’ Ni nde wamera nka Yobu, umuntu wirata nk’unywa amazi, agacudika n’inkozi z’ibibi, kandi akagendana n’abagome? Yarivugiye ngo ’Gukora ugushaka kw’Imana, nta cyo bimariye umuntu.’ None rero, bantu mushyira mu gaciro, nimuntege amatwi: Ubugome buri kure y’Imana, kandi akarengane ntikarangwa kuri Nyir’ububasha! Buri wese amwitura ibyo yakoze, kandi akamugenera akurikije imyifatire ye. Oya rwose, Imana ntiba gito, kandi Nyir’ububasha si we wanga ukuri. Haba hari undi wamushinze kumenya isi, akanamuragiza ibiyiriho byose? Ese aramutse yishubije umwuka we, akatuvanamo ubuzima akabwisubiza, ibinyamubiri byose ntibyapfira rimwe, umuntu agasubira mu gitaka? Niba ufite ubwenge, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye. Ese uzirana n’ukuri yashobora gutegeka? Watinyuka se gushinja Nyir’ubutungane Ushobora byose? Ni we ubwira umwami, ati ’Nta cyo umaze’, akabwira ibikomangoma ati ’Muri abagome.’ Nta bwo arengera abatware, ntabera umukire ngo arenganye umukene, kuko bose ari we wabaremye. Bakinduka mu kanya gato, igicuku kinishye; arimbura abakire bakibagirana, kandi yamagana ibikomerezwa, bikabura gitabara. Koko rero, amaso ye ayahoza ku bantu, akabona aho banyuze hose; nta mwijima cyangwa ijoro inkozi z’ibibi zamwihishamo. Imana ntiha umugambi umuntu, ngo ajye kwiregura imbere yayo. Ikindura abakomeye nta we ibajije, maze ku ntebe yabo ikahicaza abandi. Izi neza ibikorwa byabo, yahengera nijoro ikabahanantura bagahonyorwa. Ibatsibagura kimwe n’abagome, bagakubitirwa ku karubanda aho bose babona, kuko baba baranze kuyikurikira, bakirengagiza inzira zayo, bigatuma imiborogo y’abakene iyigeraho, ikumva n’induru z’abatishoboye. Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu, kugira ngo hatagira umugome utegeka, muri babandi bashaka koreka imbaga mu mutego. Ariko, hagize ubwira Imana ati ’Narashutswe, sinzongera gukora icyaha, ibyo ntazi, ujye ubinyigisha, kandi niba naracumuye, sinzabyongera’, urumva se yamuhanira ibyaha bye? Ubwo rero unegura imigambi ye, ukaba ari wowe ugomba kwihitiramo igikwiye ntabigutegetse, ngaho ibyo uzi bivuge! Nyamara, abantu bashyira mu gaciro, kimwe n’undi munyabuhanga wese ubyumva, bazavuga bati ’Yobu aravuga nk’injiji, amagambo ye ntiyerekeranye.’ Koko rero, Yobu akwiye gufatirwa imigambi, kuko yavuze nk’abagiranabi; yagize gucumura, none yongeyeho no kwivumbura, bigeza aho bamwe muri twe bashidikanya, kandi akomeza guhata Imana amagambo.» Elihu afata ijambo, agira ati «Ubwo uribwira ngo ufite ukuri, ukeka ko wakwiregura imbere y’Imana, uvuga uti ’Kuba indacumura bimariye iki? Hari akamaro bimfitiye?’ Ubu rero, ngiye kugusubiza, wowe n’incuti zawe. Itegereze ijuru, urirebe, uhange amaso ibicu, urasanga biri hejuru yawe. Ibyaha ukora wibwira se ko bishyikira Imana? Iyo wungikanya ibicumuro, wibwira ko hari icyo itakaza? Iyo ubaye intungane se ho, hari icyo uyongerera? Hari icyo se uba uyihaye? Abo ubugome bwawe bukoraho ni abantu nkawe, n’ubutungane bwawe bukarengera mwene muntu! Iyo umuntu akandamijwe arataka, yahohoterwa n’abakomeye akavuza induru; ariko nta we ugira ati ’Imana yaturemye iri he? Yo itera abantu kuyiramya nijoro, yo iduha ubwenge buruta ubw’inyamaswa zo ku isi, n’ubwitonzi burusha ubw’inyoni zo mu kirere?’ Bigatuma rero abantu batakamba, ntibasubize, bitewe n’ubwirasi bw’abagome. Nawe rero ugatera hejuru ngo Imana ntiyumva, ngo Nyir’ububasha ntabyitayeho! Ubwo se yakumva ite, kandi uvuga ko utayibona, ko wayiregeye, none ukaba utegereje igisubizo; ukemeza ko uburakari bwayo budahana, kandi ko ubwicanyi itakibwitaho! Ngayo amagambo y’amahomvu Yobu avuga; ni ubwenge buke bumutera gusukagura amagambo.» Elihu akomeza ijambo rye, agira ati «Ba uretse gato, nkwigishe, kuko ndacyafite amagambo Imana yantumye. Nzakora iyo bwabaga n’ubwenge bwanjye bwose, mburanire Iyandemye. Koko rero amagambo yanjye si ibinyoma, uwo muri kumwe ni umugabo w’imvugakuri. Menya ko Imana ifite ububasha buhagije, kandi ko idatererana umuntu w’intungane; ntireka umugome ngo yibereho gusa, kandi irenganura abakene. ntiyirengagiza intungane, Yagabiye abami ingoma, ibicaza ku ntebe y’inteko ubuzira herezo, ariko bo barikuza, none dore bibohesheje ibiziriko, bari ku ngoyi y’ubutindi. Yaberetse ibikorwa byabo, ibahishurira ibyaha byabo batewe n’ubwirasi; yazibuye amatwi yabo irababurira, kandi ibategeka kureka ikibi. Nibayitega amatwi, bakayiyoboka, bazasazana ihirwe, ubuzima bwabo burangirane umunezero. Ariko nibanga kumva, bazaboneza inzira y’ikuzimu, bapfe bazize kubura ubwenge. Naho ab’imitima yuzuye ubugome n’inzika, abo Imana iboha ntibayitakambire, barimbuka bakiri bato, bishwe no konona ubusore bwabo. Ariko umukene, imukirisha ubukene bwe, ubutindi bwe, ikabumuheramo kujijuka. Nawe, izagucisha ukubiri n’imibabaro, uzatengamara, hoye kugira ikikuziga, uzagira ibyo kurya bihagije kandi byiza. Ubwo rero, uzashinja abagome, maze uyoboke inzira y’ubutungane. Uramenye, ntuzashukwe n’abaguha ibintu, cyangwa ngo wicwe n’umurengwe. Umukire uzamucire urubanza kimwe n’udafite zahabu, umuntu ukomeye uzamugenzereze kimwe n’umunyantege nke. Ntugapyinagaze abantu b’abavantara, ngo ubasimbuze bene wanyu, uzirinde kandi, gukurikirana ikibi, kuko ari byo byaguteye kubabazwa bene ako kageni. Ni koko, Imana ifite ububasha bw’ikirenga, ni uwuhe mutware wayigereranya? Ni nde se wayibwiriza ibyo ikora, akubahuka kuyibwira ngo ’Warahemutse’? Ahubwo ujye wibuka kurata ibikorwa byayo, mbese nk’uko n’abandi babihimbaje; ni iby’abantu bose bashobora kubona, kandi ntibyihishe, byigaragariza kure. Ni koko, Imana ifite ubwenge bw’ikirenga, kandi imyaka yayo ntibarika. Ni yo ibumbira hamwe amazi yo mu kirere; maze ikayahinduramo ibicu, ibicu na byo bikazabyara imvura, maze ibijojoba bigakwiragira imbaga y’abantu. Ni nde wakumva umutambagiro w’ibicu, agasobanukirwa n’ukuntu inkuba zibihindiramo? Imana ni yo ikwiza hose ibihu, bigatwikira n’impinga z’imisozi; Iyo mvura ni yo Imana itungisha amahanga, ikabaha ibyo kurya bihagije. Iba ifatishije umurabyo amaboko yombi, ikawurekura iwohereza ahantu. Inkuba ihinda itangaza ko ije, n’imvura y’amahindu ikagaragaza uburakari bwayo. Ngicyo igitera umutima wanjye kunsimbuka, maze ukava mu gitereko cyawo. Nimwumve urwamo rw’ijwi ry’Imana, mwumve n’urusaku ruyiva mu kanwa! Ashumurira inkuba ze ku isi yose, umurabyo we ukagarukira aho ijuru riterwa inkingi. Umurabyo uza ukurikiwe n’ijwi ryayo, ijwi ritontoma ry’Imana, maze igihe iryo ricyumvikana, igashumura inkuba zayo. Ni koko Imana itwereka ibitangaza byayo, igakora ibintu bihambaye biturenze! Ni yo ibwira urubura, iti ’Genda ugwe ku isi’ igategeka umuvumbi, iti ’Gwa umusubizo.’ Nuko igahagarika ityo imirimo y’amaboko y’abantu, kugira ngo bose bamenyereho ibikorwa byayo. Inyamaswa zitaha mu ndiri zazo, zikihisha mu myobo yazo. Inkubi y’imiyaga ituruka mu majyepfo, imbeho igaturuka mu majyaruguru. Imana iyo ihushye, amazi ahinduka amahindu, inyanja zigahinduka nk’urutare. Ni yo ituma ibicu bicumbeka, ikabikwirakwiza hose byuzuye imirabyo. Ngibyo birazenguruka hose bikurikije uko yabigeneye, kugira ngo birangirize ku isi ugushaka kwayo; nuko ikabituma mu mahanga yose, kugira ngo byice cyangwa bikize. Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira, itonde, uzirikane ibitangaza by’Imana. Ibyo se uzi uko Imana yabigennye, n’uburyo ituma igicu kirabagirana? Ubwo se wumva ukuntu ibicu bigenda hejuru nta kibifashe, bikagaragaza ubumenyi butangaje bw’Imana? Wowe, imyambaro itangira kotsa, iyo isi igeze ku manywa y’ihangu, washobora nka yo kubambika ibicu, maze bikarabagirana nk’umushonge w’icyuma? Ngaho nyigisha icyo twabwira Imana, cyahe cyo kajya, ko turi mu mwijima! Ese amagambo yanjye hari icyo ayibwiye? Hari ubwo se ihugukira ko umuntu agiye kuvuga? Urumuri rugeza aho rukazimira, kubera ibicu birukingirije, nyamara ntibitinda umuyaga urabihuha, bikayoyoka, urumuri rukamurikira mu majyaruguru nka zahabu. Imana yisesuyeho icyezezi kidasanzwe, ni yo Nyir’ububasha, ntawayigerera, irahebuje mu mbaraga no mu butabera; irangwa n’ubutungane bwinshi, kandi nta we yarenganya. Ni yo mpamvu abantu bayitinya, nta n’umwe yitaho mu bibwira ko ari abahanga! Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati «Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu? Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze, unsubize. Igihe naremaga isi wari he? Ngaho bivuge, umva ko uzi ubwenge! Imbibi zayo zashyizweho na nde, niba ubizi? Ni nde wayiringanije mu burebure? Imfatiro zayo zishingiye kuki? Ni nde wayitereye ibuye yicayeho, igihe inyenyeri z’umuseke zahimbarwaga, n’abamalayika b’Imana bose bavuza impundu? Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi; maze nkayisesuraho ibicu, nkayikindikiza ibihu bibuditse? Nayishingiye urubibi, nyitangiriza inkombe n’ibigomezo, ndavuga nti ’Uzagarukira hano, ntuzaharenga; aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’ Kuva wabaho se, wigeze uha amategeko igitondo, n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera, kugira ngo uturuke isi mu mpande, maze utahure abagome bayiriho? Nuko ubutaka buhinduka urugina, rukwira agasozi nk’umwambaro. Abagome bo, urumuri rubazimirizwaho, maze uwari ubanguye ukuboko kuravunika. Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja, cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu? Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu, cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo? Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari? Ngaho gira icyo uvuga, niba byose ubizi! Waba se uzi aho urumuri rutaha, cyangwa aho umwijima utuye, kugira ngo ube wabiyobora iwabyo, kuko waba uzi inzira ibicyura? Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse, kandi ukaba umaze iminsi! Wageze se mu bigega by’urubura, ubona aho amahindu ahunitse? Ni yo nateganyirije igihe cy’amakuba, nyagenera iminsi y’imirwano n’intambara. Uzi urumuri ruca iyihe nzira, rujya kumurika, umuyaga w’iburasirazuba uzi ukwira ku isi unyuze he? Ni nde waciye umuyoboro w’amazi y’imvura, kandi akereka inkuba aho zihindira, kugira ngo imvura igwe ahantu hadatuwe, mu butayu butarangwamo umuntu, amatongo n’ibisambu byaraye bigasoma, maze ahari ubutayu hagahinduka urwuri? Ese ubundi imvura ibyarwa na nde? Naho se amazi y’urume ava he? Urubura se ruvuka mu yihe nda, amahindu se yo akomoka kuri nde? igihe amazi yakomeye nk’ibuye, maze inzuzi zigafatana? Washobora se guhuza inyenyeri zo mu kirere, cyangwa ukaba wazitandukanya? Ni wowe se umurikisha inyenyeri zo mu gitondo, nyuma ukazimya izo mu rukerera? Ese uzi amategeko agenga ikirere, ku buryo yakurikizwa no ku isi? Washobora kugeza ijwi ryawe ku ijuru, ngo uhamagare imvura ikumvire? Imirabyo se ishyira nzira ari uko uyohereje, cyangwa imaze kukubwira iti ’Turi hano’? Ni nde wahaye nyirabarazana kwitonda, agaha isake ubwenge ifite? Ubara ibicu atibeshya ni nde, agahengekera mu kirere ibigega by’imvura, igihe umukungugu utumuka ari mwinshi, n’ibinonko byakomeye nk’amabuye? Yaba se ari wowe uhigira intare y’ingore ikiyitunga, ukamara ipfa ibyana byayo, iyo bibunze mu ndiri yabyo, byubikiye icyo byafata? Ni nde ushakira ikiyoni ikigitunga, iyo ibyana byacyo bitakambira Imana, bikabungera, byabuze icyo birya? Uzi se imibyarire y’impongo, cyangwa witegereje uko amasha abigenza abyara? Ese wayabariye iminsi ahaka, ngo ube wamenya igihe azabyarira? Aca bugufi rero, akabyara, akururuka icyo yahakaga; ibyana byayo byamara kugimbuka, bigafata iy’agasozi, bikigendera ubutazagaruka. Ni nde washumuye indogobe y’agasozi, akayiha kwigira aho ishaka? Ni jye wayigeneye kuba mu rwuri, nyituza mu bigarama by’urwunyunyu. Ntiyita ku rusaku rwo mu migi, cyangwa ngo imenwe amatwi n’urwamu rw’abarinzi. Ahubwo itambagira imisozi irishamo, ikagenda ishakashaka urwuri rutoshye. Imbogo se yo yakunda ko uyikoresha? Yakwemera se kurara mu kiraro cy’amatungo yawe, cyangwa ko uyishumika ikiziriko mu ijosi? Hari ubwo se washobora kuyihingisha imirima yawe? Wakwiringira se ko ifite imbaraga nyinshi, maze ukayishiburira imirimo yawe? Wakwizera se ko izibwiriza ikaza, ngo ikwanurire imyaka iri ku mbuga? Mbuni isabagirana ishema amababa yayo, ikishimira amabara meza ayitatse; nyamara iyo yateye amagi yayo ikayarenzaho igitaka, ikayarekeramo ngo yumve ubushyuhe, ntiteganya ko hari uwayahonyora, cyangwa inyamaswa yayamenagura. Abana bayo ibafata nabi, nk’aho itababyaye, n’iyo bahonyotse ntibababazwa n’uko yagokeye ubusa. Ibyo ibiterwa n’uko Imana yayimye ubwenge, nta bumenyi yigeze iyigenera. Ariko, iyo irambuye intambwe, igatangira kwiruka, isiga ifarasi n’uyigenderaho. Imbaraga ifarasi igira, ni wowe se waziyiteye, umugara ukindikije ijosi ryayo ni wowe se wawuyambitse, cyangwa ni wowe uyitera kwikinangura nk’inzige? Iyo yivuganye ishema, ibintu birakangarana. Igera mu bigarama, igasaza imigeri, igakataza igana urugamba, yabera ntijya itinya ngo igire ubwoba, kandi ntikangwa inkota. Iyo imitana iyivugiza hejuru, amacumu yatukuje imbuga n’imyambi ivumera, usanga ica ibintu isa n’iyenda kuguruka, maze ihembe ryavuga ntihagire ikiyitangira, Iyo ihembe rivuze, na yo ivuza akamo, ikamenyeraho ko urugamba rushotswe, ku ikobe ry’abatware n’induru y’abarwana. Harya ni wowe utoza agaca kuguruka, maze kakaboneza iyo mu majyepfo? Ni wowe se, utegeka kagoma gutumbagira hejuru, ikarika mu mpinga y’umusozi? Urutare yarugize intaho yayo nijoro, ku isonga yarwo aho batayishyikira. Iharerekera icyo ishaka kwica, kandi amaso yayo aba yakibonye kare! Ibyana byayo ibihaza inyama, aho intumbi ziri, na yo ntihatangwa.» Uhoraho arakomeza, abwira Yobu, ati «Umuburanyi wa Nyir’ububasha ntaremera se, ko yatsinzwe? Unyomoza Imana aracyafite icyo asubiza?» Yobu asubiza Uhoraho, agira ati «Ni koko, nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka. Dore imbara navugiye, sinzasubiza; navuze menshi, sinzongera.» Uhoraho asubiza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati «Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze unsubize. Harya ngo ibyo nemeje uzabivuguruza, unshinje, maze untsinde? Ese ufite ububasha nk’ubw’Imana, ijwi ryawe se, rirakangaranya nk’iryayo? Ngaho rero itamirize ishema n’ububasha, wuzure icyubahiro n’ububengerane, ujye ukwiza hose uburakari bwawe, abirasi ubarebe igitsure bacebe, ukwiteruyeho wese umucubye, abakugomeye ubarimbure rugikubita, maze ubazike mu gitaka, ubafungiranire mu buroko. Nanjye ubwanjye nzaguhimbaza, kuko ubutwari bwawe bwagukijije. Zirikana ko imvubu nayiremye kimwe nawe, ikaba itunzwe no kurisha nk’imfizi. Uzayirebe, imbaraga zayo ziba mu matako, naho ubukaka bwayo bukaba mu gituza. Irega umurizo ukagira ngo ni ingiga y’igiti, imitsi y’amatako yayo irasobekeranye. Amagufa yayo, wagira ngo akoze mu byuma, amaguru n’amaboko byayo bikomeye nk’umutarimba. Irusha imbaraga ibiremwa by’Imana byose, yagizwe umutware w’ibindi bikoko, kuko n’imisozi iyihakwaho, kimwe n’ibindi bikoko byose byo mu ishyamba. Iryama mu rufunzo, ikabyagira mu ruseke rwo mu bishanga; ikugama izuba mu gicucu cyarwo ikikijwe n’ibihuru byo ku ruzi. N’iyo uruzi rwuzuye, ntihangayika, n’iyo rwayigera mu menyo, iguma hamwe. Hari ushobora kuyinogoramo amaso se, cyangwa ngo ayipfumure amazuru? Ese hari uwarobesha ingona urushundura, ngo ayishumike umugozi ku rurimi? Uramutse se uyikuruye amazuru, ukayitoboza icyuma urwasaya, urakeka ko yagutakambira, ikakubwiza akarimi keza? Ubwo se, wagirana na yo isezerano, kugira ngo ikubere umugaragu burundu? Watinyuka se kuyikinisha nk’akanyoni, cyangwa kuyigiramo igikinisho cy’abakobwa bawe? Abarobyi se bayigenera igiciro, maze bakayigemurira abacuruzi? Uruhu rwayo se rwatoborwa n’imyambi, cyangwa igihanga cyayo amacumu yacyigerera? Uzase n’uyikozaho ikiganza, urebe ukuntu ikwamagana, uzaherako uyizinukwa. Uzicuza icyatumye uyihangara, kuyikubita amaso byonyine bica intege. Nta watinyuka kuyikora mu jisho, kuko ntawakwigerera kuyirwanya. Ni nde wigeze ayisagarira, akayihonoka? Nta n’umwe ku isi yose! Reka nyitake ibigango byayo, nkubwire ukuntu imbaraga zayo zihambaye. Ni nde wigeze ayorosoraho igikoba cyayo, cyangwa ngo ahinguranye uruhu rwayo? Ni nde wigeze yasamura urwasaya rwayo? Imikaka yayo iteye ubwoba! Umugongo wayo ugizwe n’ingabo zigerekeranye, zihomesheje ubujeni bukomeye nk’ibuye. Imwe igiye imatana n’indi, ku buryo nta muyaga wazica hagati. Ziramatanye uko zikurikirana, ni urusobe rw’intamenwa.. Iritsamura, umuriro ukaka, amaso yayo ni nk’umutukurira wo mu museke. Mu rwasaya rwayo haba amafumba y’umuriro, ugasanga hatera ibishashi. Amazuru yayo aracumbeka, ukagira ngo ni intango y’amazi abira. Ihumekera ku bihuru bikababuka, mu rwasaya rwayo hagasohokamo ibishashi by’umuriro. Mu gikanu cyayo ni ho imbaraga zayo zagandiye, imbere yayo, ibihari byose bishya ubwoba. Urwakanakana rwayo ruratsitse, kandi ntirunyeganyega. Umutima wayo ukomeye nk’urutare, cyangwa nk’ibuye ry’urusyo. Iyo ibadutse, amazi arahungabana, imivumba y’inyanja igashya ubwoba. Ntikangwa inkota, kuko itayitobora, emwe habe n’icumu cyangwa umwambi. Kuyitera icumu ni nko kuyikubita akatsi, naho kuyirasa umwambi ni nko kuyitera agati kamunzwe. Ntitsimburwa n’imyambi y’abakogoto, kuyitera imihumetso ni nko kuyikozaho utwatsi. Kuyikubita ubuhiri ni nko kuyikirigitisha utwatsi, ntikangwa umuvumero w’icumu. Ku nda yayo hari ibivuvu bimeze nk’injyo zityaye, aho inyuze mu cyondo yikurura, ihasiga umugendo. Amazi yo mu marongi iyatera kubirirana, naho inyanja ikayihindura nk’icyotezo cyaka. Aho inyuze ihasiga urwererane, ukagira ngo hatwikiriwe n’igicu cyera. Nta cyo bingana ku isi, yaremwe ari igihangange. Izishirika ubwoba mu nyamaswa, zirayitinya, iz’intwari zose, yigize umutware wazo.» Yobu asubiza Uhoraho agira ati «Nzi ko ushobora byose, kandi nta mugambi wawe uburizwamo. Ni nde wagutambamira, kandi atagira ubwenge? Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe, mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi. (Tega amatwi, ureke mvuge, ngiye kukubaza, nawe unsubize.) Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru, none, nakwiboneye n’amaso yanjye; ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye; dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.» Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi w’i Temani, ati «Nabarakariye cyane, wowe n’izo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. None rero, nimushake ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze neza nk’uko Yobu umugaragu wanjye yabigenje.» Elifazi w’i Temani, Bilidadi w’i Shuwa, na Sofari w’i Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva icyo Yobu amusabye. Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, umutungo yahoranye awukuba kabiri. Abavandimwe be, bashiki be n’incuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda yatewe n’ibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, n’impeta ya zahabu. Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga». Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo. Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi. Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro! Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira. Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe, n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo. Ni iki gituma amahanga asakabaka, n’imiryango ikajujura ibitagira shinge? Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe, n’abatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye, bati «Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho, tunage kure iminyururu batubohesheje!» Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka, Uhoraho abaha urw’amenyo. Nuko ababwirana uburakari, ubukare bwe burabakangaranya, ati «Ni jye wiyimikiye umwami, kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu!» Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye: yarambwiye ati «Uri umwana wanjye, jyewe uyu munsi nakwibyariye! Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe, n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe. Uzabamenaguza inkoni y’icyuma, ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.» None rero, bami, nimwumvireho, namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho! Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro, mupfukamire umwana we mudagadwa; naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira, kuko uburakari bwe budatindiganya! Hahirwa abamuhungiraho bose. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu. Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi! Ni benshi bampagurukiye, ni benshi bamvugiraho ngo «Nta gakiza ateze ku Mana!» Nyamara wowe, Uhoraho, uri ingabo inkingira; ni wowe shema ryanjye, ni wowe nkesha kwegura umutwe. Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho, maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu. Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka: igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye. Sintinya icyo gitero cy’abantu bangose impande zose. Uhoraho, tabara! Nkiza, Mana yanjye! Ni wowe umena amajigo abanzi banjye bose, abagome ukabakura amenyo. Uhoraho, ni wowe utanga umukiro! Umuryango wawe uwuhozaho umugisha! Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’umurya w’inanga. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Igihe ntabaje, jya unsubiza, Mana indenganura; mu magorwa ni wowe unkura ahaga. Gira ibambe, wumve isengesho ryanjye! Mwa bantu mwe, muzahereza hehe kunangira imitima, mukunda ibitagira shinge, kandi mukararurwa n’ibinyoma? Mumenye ko Uhoraho yatonesheje umuyoboke we; iyo ntakiye Uhoraho, aranyumva. Nimuhinde umushyitsi, mureke gucumura; aho muryamye nimwibaze, maze muceceke. Mujye mutura ibitambo ku buryo bukwiye, kandi mwiringire Uhoraho. Hari benshi bajya bavuga ngo «Ni nde uzaduha guhirwa?» Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho! Wanshyize mu mutima ibyishimo biruta iby’igihe bari bakize ku ngano no kuri divayi. Kubera ko wankungahaje nka bo, ndaryama ngasinzira, kuko wowe wenyine, Uhoraho, ungumisha mu mudendezo. Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’umwirongi. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira, ushishikarire kumva amaganya yanjye. Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza; Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira. Uhoraho, guhera mu gitondo wumva ijwi ryanjye; kuva mu gitondo ndakwitegura, ngakomeza kuba maso. Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi, umugome ntiyakirwa iwawe. Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere; uzirana n’abagizi ba nabi bose, ukarimbura abanyabinyoma. Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi, Uhoraho nta bwo arebana na we. Naho jyewe, ninjira mu nzu yawe, mbikesheje impuhwe zawe nyinshi. Mpfukamana icyubahiro, ndangamiye Ingoro yawe ntagatifu. Uhoraho, girira ubutungane bwawe, unyobore, umwaze abahora bangenza, untegurire inzira ushaka ko nyuramo. Kuko bo, nta cyakwizerwa cyabava mu kanwa, mu mutima wabo haganje ubugiranabi; umuhogo wabo ni imva yasamye, akarimi kabo ni ibinyoma gusa. Mana, gira ubaryoze ibyo byose! Imigambi yabo nibaviremo umutego ubahitana! Bameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi, kuko bakugomera! Naho abagufiteho ubuhungiro bose bazanezerwa, bahore basabagizwa n’ibyishimo; abakunda izina ryawe uzabarengera, ubahe kuvuza impundu. Uhoraho, ni wowe uha intungane umugisha, ineza yawe ikamukingira nk’ingabo. Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, mpana utandakariye, nkosora, utabishyizemo ubukare! Gira ibambe, Uhoraho, dore nta ntege ngifite; Uhoraho, nkiza, dore amagufa yanjye arajegajega, ndahinda umushyitsi umubiri wose. Mbese Uhoraho, amaherezo azaba ayahe? Uhoraho, garuka umbohore, nkiza ugiriye impuhwe zawe! Koko rero abapfuye ntibakwibuka; ikuzimu se ni nde wagusingirizayo? Dore naciwe intege no kuganya. Uko ijoro riguye, umusego wanjye uhinduka amazi, uburiri bwanjye bukajandama kubera amarira. Amaso yanjye yahennye kubera agahinda, imboni zanjye zirahondobera ku mpamvu y’abandwanya. Nimumve iruhande mwese, mwa bagizi ba nabi mwe, kuko Uhoraho yumvise imiborogo yanjye. Uhoraho yumvise uko mutakira, maze yakira amasengesho yanjye. Abanyanga nibakorwe n’ikimwaro, bahindagane, bamwarwe bose, basubire inyuma! Ni amaganya ya Dawudi. Yayiririmbiye Uhoraho abitewe na Kushi w’Umubenyamini. Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye; ntabara, unkize abankurikirana bose! Naho ubundi, barampotora nk’intare, bakantanyaguza, nta we ubatesheje. Uhoraho, Mana yanjye, niba narahemutse mu byo nakoze, niba hari ubugome bundangwaho, niba narituye inabi uwangiriye neza, nkareka umubisha akabaho, nanjye umwanzi azankurikirane, amfate mpiri, andibatire ku butaka nkanuye amaso, anteshe ishema angaragura mu mukungugu! Uhoraho, hagurukana uburakari! Cubya ubukana bw’abandwanya, kanguka, Mana yanjye, wowe ubwiriza umuntu iby’ubutabera. Imiryango nikorane igukikize, nawe uganze uyitegeke. Uhoraho ni we ucira imanza amahanga! Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane, n’ubuziranenge bwanjye. Ubugome bw’abagizi ba nabi nibuhoshe, ukomeze ushyigikire intungane! Koko rero uzi akari mu mutima no mu nda y’umuntu, wowe Mana Nyir’ubutabera. Ingabo inkingira ni Imana ubwayo, ari na yo mukiza w’abafite umutima utunganye. Imana ni umucamanza utabera, ikaba n’Imana ikangara buri munsi. Iyo umugiranabi atigaruye, ityaza inkota yayo, ikabanga umuheto wayo maze igatamika. Yegeranya izo ntwaro za kirimbuzi, imyambi yayo ikayivubura ari ibishashi. Umugome we, asama inda y’ubugizi bwa nabi, agatwita inda y’ubwicanyi, akabyara ikinyoma. Acukura urwobo, akarugira rurerure, ariko uwo mutego akaba ari we uwugwamo! Ubugome bwe ni we bukoraho, urugomo rwe rukamugaruka. Nzashimira Uhoraho ubutabera bwe, ndirimbe izina ry’Uhoraho, Umusumbabyose. Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose! Wowe, Nyir’ikuzo uganje mu ijuru, mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga, ni ho wizigamiye ububasha bwo gucubya abakurwanya, no gutsinda umwanzi n’umugome. Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse, ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?» Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke: amatungo yose, amaremare n’amagufi, ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja, hamwe n’ibyogoga mu mazi byose. Uhoraho, Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose! Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’abana. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose, ndamamaza ibigwi byawe byose. Umpaye kubyina kubera ibyishimo, ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose. Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga, bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe, kuko wandengeye, ukamburanira, wicaye ku ntebe y’umucamanza w’intabera! Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka, usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho. Abanzi warabatsembye, barazima buheriheri, imigi yabo urayisenyagura, iribagirana. Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo, ashinze intebe ye ngo ace imanza. Ni we ugengana isi ubutabera, agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye. Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe, mu bihe by’amage nababere ubuvunyi. Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho, kuko udatererana abagushakashaka! Nimucyo turirimbire Uhoraho, uganje kuri Siyoni, nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga! Kuko akurikirana uwamennye amaraso, ntabirangarane, ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago. Uhoraho, gira ibambe, urebe ibyago ndimo, ni wowe wanzahura, ukankura mu maboko y’urupfu, kugira ngo namamaze ibisingizo byawe, nishimire umukiro uguturukaho, ndi mu marembo y’umurwa wa Siyoni. Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye, amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze. Uhoraho yimenyekanyije, aca urubanza, maze umugome aboheshwa ingoyi ze bwite. Abagiranabi nibasubire ikuzimu, n’abanyamahanga bose biyibagiza Imana. Ariko, umukene we ntazibagirana burundu, cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke. Uhoraho, haguruka, hoye kugira umuntu wigamba, abanyamahanga nibacirwe urubanza, ubyirebera! Uhoraho, kangaranya ayo mahanga akuke umutima, yibuke ko ari abantu gusa! Nyagasani, ni iki gituma witaza, ukihisha mu bihe by’amage? Mu gihe umugiranabi yigamba, indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye. Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye, kuba yabonye icyo yifuzaga bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura. Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo, ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe. Igihe cyose ibyo akora biramuhira; n’ubucamanza bwawe buramurenze, abanzi be akabasuzugura bikabije. Akunda kwibwira ngo «Ndi indatsimburwa, no mu bihe bizaza nta cyago kizankoraho.» Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya, ajunditse ubugiranabi n’ubugome. Yubikira hafi y’insisiro, akihishahisha ngo yice intungane; agahora agenza umunyantege nke. Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru; akubikira ngo asumire umunyabyago, agasumira umunyabyago amuroha mu mutego we. Arabanza akabunda, agatega, maze uko yakabaye akiroha ku banyantege nke, yibwira ati «Imana ntibyitaho, yahishe uruhanga rwayo, nta cyo yigera ibona.» Uhoraho, haguruka! Mana, kinga ukuboko, woye kwibagirwa abanyabyago! Kuki umugiranabi yasuzugura Imana, akagenda yibwira ngo nta cyo uzamutwara? Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira, maze ukiyemeza kubyitaho; umunyantege nke arakwiragiza, kandi n’imfubyi ukayitabara. Burizamo ububasha bw’umugiranabi, umuryoze ububi bw’ibyo yakoze, he kuboneka n’agasigisigi k’ubugome bwe. Uhoraho ni Umwami w’ibihe byose, abatamuzi bashize mu gihugu cye. Uhoraho, wumva ibyifuzo by’abiyoroshya, ukabakomeza umutima, ugahora ubateze amatwi, maze imfubyi n’abaryamirwaga ukabakiranura, kugira ngo ku isi hatazagira umuntu wongera kwigira umuhinza. Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we buhungiro bwanjye. Mushobora mute rero kumbwira ngo «Hungira ku musozi nk’akanyoni!» Dore abagiranabi babanze imiheto, baratamika imyambi yabo ku njishi, kugira ngo barasire intungane mu mwijima. Igihe igihugu cyose cyataye umuco, intungane yaba igishoboye iki kandi? Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu, Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru; ariko amaso ye ntayakura ku bantu, abasuzumisha indoro ye. Uhoraho anyurwa n’intungane, agahigika umugiranabi n’umunyarugomo. Abagiranabi azabamanuriraho umuriro n’amahindure! Inkubi y’umuyaga izabe umugabane ubakwiye. Koko rero Uhoraho ni intungane, agakunda ubutabera; ab’umutima uboneye ni bo bazamureba. Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, tabara! Nta ndahemuka ikibaho, ukuri kwarazimiye mu bantu! Icyabo ni ukwirirwa babeshyana, baryoshya akarimi n’umutima wuje uburyarya. Uhoraho nazibe akanwa k’abanyabinyoma, n’ak’abaryoshya akarimi bose, bavuga ngo «Ijambo ni ryo ntwaro yacu, tuzi kwivugira, ni nde waduhangara?» «Kubera ko abanyantege nke baryamirwa, n’abakene bakanganyira, jyewe ubu ngubu ndahagurutse, — Uwo ni Uhoraho ubivuze—, ntabaye uwo barenganya.» Amagambo y’Uhoraho ni amagambo arongorotse, nka feza iva mu butaka, iyunguruwe karindwi. Uhoraho, ni wowe utwiragiriye: uzaturinda iteka iriya nyoko mbi. Abagiranabi barabungera hose, n’ubwomanzi bukiyongera mu bantu. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, uzahereza hehe kunyibagirwa? Uzampisha uruhanga rwawe kugeza ryari? Nzahereza hehe guhangayika, buri munsi intimba inshengura umutima? Umwanzi wanjye azahereza hehe kunyigambaho? Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize! Murikira amaso yanjye, hato ntayabumbirako, maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje», n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye. Uhoraho, jyewe niringiye ubudahemuka bwawe; umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe, ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye! Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Abapfayongo bihaye kuvuga ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza. Uhoraho, aho ari mu ijuru, yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu, ngo arebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana. Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi; nta n’umwe ugikora neza, habe n’umwe rwose! Koko abo bagizi ba nabi bose ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibigere basenga Uhoraho. None dore batangiye guhinda umushyitsi, kuko Imana ishyigikiye ab’intungane. Murannyega amizero y’umunyabyago, nyamara Uhoraho ni we buhungiro bwe. Uwazana ngo umukiro wa Israheli uturuke kuri Siyoni! Igihe Uhoraho azagarukira umuryango we, bene Yakobo bazasagwa n’ibyishimo, bene Israheli banezerwe bitavugwa! Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe, ngo ature ku musozi wawe mutagatifu? Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye, agakurikiza ubutabera, kandi akavugisha ukuri k’umutima we. Ni umuntu utabunza akarimi, ntagirire abandi nabi, cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we. Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa, maze akubaha abatinya Uhoraho; icyo yarahiriye, n’aho cyamugwa nabi, nta bwo yivuguruza. Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko, ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye. Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa. Indirimbo ihebuje, iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye. Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye, nta mahirwe yandi nagira atari wowe!» Ibigirwamana by’iyi si, bya binyamaboko byanshimishaga, birarushaho gutwara benshi umutima, bakabyohokaho. Ariko jyeweho sinzongera kubitura ibitambo biseswa, nta n’ubwo nzongera kubivuga mu mazina bibaho! Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye, uko nzamera ni wowe ukuzi. Umugabane negukanye uranshimishije, umunani nahawe uranejereje. Ndashimira Uhoraho ungira inama, ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa. Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema, ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze; kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana. Uzamenyesha inzira y’ubugingo; hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye, iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira. Isengesho, riri mu yo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndenganura! Nyumva, wite ku maganya yanjye; tega amatwi isengesho ryanjye, ridaturutse mu munwa ubeshya. Ba ari wowe uncira urubanza, ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye! Wasuzumye umutima wanjye, ungenzura nijoro, ndetse urangerageza, ntiwagira ikibi unsangana: ururimi rwanjye narurinze gucumura. Kugira ngo ngenze nk’abantu bakurikiza amabwiriza yawe, nakomeje kunyura mu nzira wategetse, mpamya intambwe mu mayira yawe, ibirenge byanjye ntibyadandabirana. Mana yanjye, ndakwiyambaza, kuko unyumva; ntega amatwi, wumve ibyo nkubwira! Garagaza impuhwe zawe zahebuje, wowe ukiza abiringira ububasha bwawe, bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya. Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe, umpishe mu gicucu cy’amababa yawe, kure y’abanyarugomo banyaze ibyanjye, n’abanzi gica bantangatanze impande zose. Umutima wabo wapfukiranywe n’ibinure, umunwa wabo ukavugana agasuzuguro. Ngabo baransatiriye, none bamaze kungota; bampozaho ijisho bashaka uko bangarika ku butaka. Bameze nk’intare ikereye gushihagura, mbese nk’igisimba kibunze mu bwihisho. Uhoraho, haguruka! Ubatere, ubahashye! Inkota yawe ninkize umubisha! Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu, bacike mu bantu no ku isi. Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo! Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye, n’abahungu babo babiboneho babyijute, basigarize n’abana babo bakiri ku ibere. Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe; ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe. Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Uhoraho. Yabwiye Uhoraho amagambo y’iyi ndirimbo igihe Uhoraho yari amaze kumukiza abanzi be bose bari bamumereye nabi, barimo Sawuli. Nuko aterura agira ati: Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye! Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye, akaba n’umurengezi wanjye. Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo, akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda; ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa. Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo, maze mbasha gutsinda abanzi banjye. Ingoyi z’urupfu zari zandadiye, imivumba ya Beliyali inkura umutima, ingoyi z’Ikuzimu zirangota, n’imitego y’urupfu ishandikwa mu nzira nyuramo. Nuko mu magorwa yanjye, ntakambira Uhoraho, ntakira Imana yanjye; na we rero, yumvira ijwi ryanjye mu Ngoro ye, imiborogo yanjye imugeraho. Nuko isi irahindagana, ihinda umushyitsi, ibitereko by’imisozi birakangarana, birahungabana kubera uburakari bwe. Mu mazuru ye hacucumuka umwotsi, mu kanwa ke havubuka umuriro w’inkongi, hasohoka n’amakara agurumana. Abogeka ijuru, maze aramanuka, aza arangwa n’igicu kibuditse mu nsi y’ibirenge bye. Yicara ku gihu, maze araguruka, agenda ahorera mu nkubi y’umuyaga. Umwijima awugira ubwihisho bwe, yitwikira ibicu by’urucukirane: bimeze nk’amazi y’urwijiji. Akezezi kamubanza imbere, bya bicu biratamuruka, maze hagwa amahindu n’amakara yaka! Uhoraho ahindira mu ijuru nk’inkuba zesa, Usumba byose arangurura ijwi; arasa imyambi ye, ikwira hose, arekura imirabyo, maze isakara hose. Ubwo indiri y’inyanja irarangara, n’ibitereko by’isi biriyanika, kubera umuririmo wawe, Uhoraho, n’inkubi y’umuyaga uvubutse mu mazuru yawe. Nuko aho ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata, ankura mu mazi abira; ankiza atyo umwanzi wanjye ukomeye, n’abandwanyaga bandusha amaboko. Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba, ariko Uhoraho ambera ikiramiro; arangobotora, anshyira ahantu hisanzuye, nuko arankiza, kuko ankunda. Uhoraho yangiriye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye, ampembera ibikorwa byanjye bizira amakemwa. Koko nakomeje inzira z’Uhoraho, nta bwo nigeze mba umuhemu ku Mana yanjye. Amategeko yayo yose nayitayeho cyane, sinaca ukubiri n’amabwiriza yayo. Nayibereye indakemwa, nirinda igicumuro icyo ari cyo cyose. Nuko Uhoraho anyitura ibikwiranye n’ubutungane bwanjye, asanze ibikorwa byanjye bizira amakemwa. Uw’indahemuka, umubera indahemuka, uw’indakemwa, ukamubera indakemwa. Uw’intungane ukamubera intungane, naho uw’incabiranya, ukamurusha ubwenge. Imbaga yasuzuguwe, ni wowe uyiha gutsinda, naho abibonabona ukabakoza isoni. Uhoraho, ni wowe uncanira itara; Mana yanjye, ngaho mboneshereza mu mwijima ndimo. Iyo turi kumwe, nsanganira igitero; iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zihanitse. Inzira y’Imana ntihinyurwa na gato, ijambo ry’Uhoraho ntirikemangwa; ni we ngabo ikingira abamuhungiraho bose. None se, ni nde Mana uretse Uhoraho? Ni nde Rutare twisunga usibye Imana yacu? Iyo Mana ni yo intera imbaraga, ikantunganyiriza inzira nyuramo, ikampa kunyaruka nk’impara, maze ikampagarika mu bitwa by’imisozi. Ni yo intoza kurwana, maze amaboko yanjye akamenya gufora umuheto w’icyuma. Nyagasani, umpa ingabo y’indatsimburwa, ukuboko kwawe kurandamira, unyitaho maze ukantera inkunga. Intambwe zanjye uzagurira inzira, maze intege zanjye ntizidandabirane. Ubu iyo nirukanye abanzi, ndabashyikira, maze simpindukire ntabatsembye. Ndabacocagura, ntibashobore kubyutsa umutwe, bakarambarara mu nsi y’ibirenge byanjye. Wanteye imbaraga zo kubatsinda, none abandwanyaga, ubu barampfukamiye. Abanzi banjye, watumye bavumwa barahunga, maze abari bampagurukiye ndabatsemba. Baratabaza, ariko ntihagira ubavuna, batakira Uhoraho ariko ntiyabasubiza. Nabahinduye nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga, maze mbaribata nk’icyondo cyo mu nzira. Undinda imyivumbagatanyo ya rubanda, ukangira umutware w’amahanga; none imbaga y’abantu ntari nzi ndayihatse. Abahungu b’abanyamahanga bampatsweho, mvuga ijambo rimwe bakanyumvira. Abanyamahanga bacitse intege, basohoka mu buhungiro bwabo badagadwa. Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa! Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo, iyo Mana yamporeye, ikanyegurira ibihugu ngo mbitegeke! Wankijije abanzi banjye, ndetse umpa guhashya abansembuye, kandi unkiza abantu b’abanyarugomo. Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga, maze nkaririmba nshimagiza izina ryawe, mvuga nti «Agwiriza imitsindo umwami yimitse, agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore, ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.» Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze. Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo, ijoro rikabimenyesha irindi joro. Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo, kuko ijwi ryabyo ritumvikana! Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza, n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi. Hejuru iyo kure, ni ho Imana yashingiye ihema izuba; maze na ryo, ak’umukwe usohotse mu nzu y’ubugeni, rikishimira gukataza mu nzira yaryo. Rirasira ku mpera imwe y’ijuru, rigataha ku yindi mpera, ubushyuhe bwaryo ntibugire aho busiga. Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa, rikaramira umutima. Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri, abacisha make akabungura ubwenge. Amateka y’Uhoraho araboneye, akanezereza umutima; amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure, akamurikira umuntu. Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye, kigahoraho iteka ryose. Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri, byose biba bitunganye. Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu, kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye; biryohereye kurusha ubuki, kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu! Ni cyo gituma umugaragu wawe abikesha kwitonda, kubikurikiza bikamugirira akamaro. Ni nde wamenya amakosa yose yakoze? Nyagasani, urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho. Kandi urarinde umugaragu wawe abirasi, ntibakangireho ububasha! Ubwo rero nzaba intungane rwose, n’umwere w’igicumuro gikomeye. Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n’umurengezi wanjye! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho arajye akumva ku munsi w’amage, izina ry’Imana ya Yakobo rirakurengere! Arakoherereze ubuvunyi buturutse mu ngoro ye, aho ari i Siyoni agushyigikire! Aribuke amaturo yawe yose, ashime igitambo cyawe gitwikwa! Araguhe icyo umutima wawe wifuza, akurangirize imigambi yawe yose! Ubwo rero natwe tuzavuza impundu kuko watsinze, izina ry’Imana yacu turitwareho ibendera. Uhoraho arakore ibyo usabye byose! Ubu ndabimenye: Uhoraho aha intore ye gutsinda; aho ari mu ngoro ye yo mu ijuru arayumva, akayiha gutsinda, ibikesheje ukuboko kwe. Bamwe biringira ibigare by’intambara, abandi bakiringira amafarasi y’urugamba, naho twebwe twiringira izina ry’Uhoraho Imana yacu, akaba ari we twiyambaza. Bo barahindagana, bakagwa, naho twebwe turahagarara, tukemarara. Uhoraho, uraduhere umwami kuganza, kandi natwe ujye utwumva igihe tukwiyambaje. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe; mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe! Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga, ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga. Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe, maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze. Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye, umuha kuzaramba ubuziraherezo. Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi, umwungikanyaho icyubahiro n’ishema. Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose, iruhande rwawe ahabonera ibyishimo. Rwose, umwami wacu yiringiye Uhoraho, kandi ubuntu bw’Imana Isumba byose buzamugira indatsimburwa. Ikiganza cyawe kizafata mpiri abakurwanya bose, ukuboko kwawe gufate mpiri abakwanga bose; nuhinguka, bazahinduka nk’umuriro w’itanura. Mu burakari bwe, Uhoraho azabaroha mu nyenga, maze umuriro ubatwike, bakongoke. Imbuto yabo, uzayitsemba ku isi, n’inyoko yabo uyirimbure mu bantu. N’aho baramuka bashatse kukugirira nabi, uwo mugambi bakawunoza, nta cyo bazashobora na busa; kuko uzabatera guhunga, ukabanga umuheto wawe, maze ukabavuza imyambi. Uhoraho, hagurukana ububasha bwawe, maze tuzaririmbe, ducurange ibigwi by’ubutwari ugira. Igenewe umuririmbisha. Bayiririmba bakurikije injyana y’iyitwa «Imparakazi yo mu museke». Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana? Uri kure, ntuntabara; ndatakamba ntiwumve! Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, ariko ntunsubize, ndetse na nijoro sinigera nduhuka. Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu, ugahora usingizwa na Israheli! Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira, bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza. Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka, barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro. Jyeweho ariko sinkiri umuntu, nsigaye ndi nk’umunyorogoto; nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato. Abambonye bose barankwena, bakampema kandi bakazunguza umutwe, bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore! Ngaho namukize, umva ko amukunda!» Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa, nkaba ndafite kirengera! Dore ibimasa byinshi byica birankikije, dore amapfizi y’i Bashani yantangatanze; binshinyikiye ibyinyo, boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma. Amagara arancika nk’amazi atemba, ingingo zanjye zose zarekanye. Umutima wanjye umeze nk’ibishashara, uranshongera mu nda nyirizina. Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo, ururimi rwanjye rumfata mu nkanka: ahasigaye ni aho kundenzaho agataka! Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye, igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati. Bamboshye ibiganza n’ibirenge, amagufwa yanjye yose nayabara! Baranyitegereza, bakanshungera, bigabanyije imyambaro yanjye, igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo. None rero, Uhoraho, ntumbe kure, wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare! Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota, gira ungobotore mu majanja y’imbwa; unkure mu rwasaya rw’intare, ungobotore mu mahembe y’imbogo! Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe, ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro, nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize! Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze! Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!» Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye. Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari; imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye. Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!» Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho, imiryango yose y’amahanga imupfukamire; kuko ubwami ari ubw’Uhoraho, akaba ari we ugenga amahanga. Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye, ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira. Urubyaro rwabo ruzamukeza, ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza; ruzamamaza ubutungane bwe, imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura! Andagira mu rwuri rutoshye, akanshora ku mariba y’amazi afutse, maze akankomeza umutima. Anyobora inzira y’ubutungane, abigiriye kubahiriza izina rye. N’aho nanyura mu manga yijimye nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye, inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo. Imbere yanjye uhategura ameza, abanzi banjye bareba, ukansiga amavuta mu mutwe, inkongoro yanjye ukayisendereza. Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza, mu gihe cyose nzaba nkiriho. Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho, abe ari ho nibera iminsi yose. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose. Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega. Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, kandi ntarahire ibinyoma. Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo. Marembo, nimwaguke, namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, maze hinjire umwami wuje ikuzo! Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa, ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba. Marembo, nimwaguke, namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, maze hinjire umwami wuje ikuzo! Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Uhoraho, Umutegeka w’ingabo, ni we mwami wuje ikuzo. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye. Ni wowe niringiye, Mana yanjye. Ndakwiragije, sinzakorwe n’ikimwaro, n’abanzi banjye ntibazanyishimeho! Ntihakagire n’umwe mu bakwiringira ukorwa n’ikimwaro, ahubwo abaguhemukaho nta mpamvu bazabe ari bo bakorwa n’isoni! Uhoraho, menyesha inzira zawe, untoze kugenda mu tuyira twawe. Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza, kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose. Iminsi yose ni wowe niringira. Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo wagaragaje kuva kera na kare. Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto, ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe, ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho. Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa, ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza. Abiyoroshya abaganisha ku butungane, abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye. Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka, akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye. Girira izina ryawe, Uhoraho, maze umbabarire ibicumuro byanjye, kuko bikabije! Niba hari umuntu waba atinya Uhoraho, Uhoraho amwereka inzira agomba kunyura. Umutima we uhorana ihirwe, n’abamukomokaho bakazatunga igihugu. Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya, maze akabamenyesha isezerano rye. Amaso yanjye mpora nyahanze Uhoraho, kuko ari we ugobotora amaguru yanjye mu mutego. Nyerekezaho amaso yawe, ungirire imbabazi, kuko ndi inkeho nkaba n’umunyabyago. Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero, gira umvane mu magorwa ndimo. Reba akaga n’imiruho mfite, maze unkize ibyaha byanjye byose! Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi cyane, n’ukuntu banyanga urunuka. Rinda amagara yanjye, undokore, singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro. Ubuziranenge n’umurava birankomeze, kuko ari wowe niringiye, Uhoraho. Mana, gira ubohore Israheli, uyikure mu magorwa yayo yose! Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndenganura, kuko ndi indakemwa mu mibereho, nkaba nizeye Uhoraho ubutagoragora. Uhoraho, nsuzuma, ndetse nushaka ungerageze, maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye; urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye, kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe. Sinigeze nicarana n’abanyabinyoma, cyangwa ngo ngenderere abantu b’indyarya; nzirana n’aho abagiranabi bateraniye, sinigeze nicarana n’abagomeramana. Nkaraba ibiganza byanjye, mpamya ko ndi umwere, kugira ngo mbone ubwegera urutambiro rwawe, Uhoraho, maze nkagenda mpanitse indirimbo zigusingiza, kandi ari na ko ntondagura ibitangaza byawe byose. Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo, aho hantu ikuzo ryawe rituye. None rero, ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha, cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi. Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze, n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa. Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka; Uhoraho, nkiza, ungirire ibambe. Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye, ngasingiriza Uhoraho mu materaniro. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, ni nde wankangaranya? Igihe abagiranabi bampagurukiye kugira ngo bandye mbona, abo banzi banjye bandwanya, ni bo ahubwo badandabirana, bakitura hasi! Kabone n’aho igitero cyose cyaza, kigashinga ingando kinyibasiye, umutima wanjye nta bwoba wagira na busa; n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera. Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu. Koko rero, igihe cy’amage, ampa aho nikinga mu nzu ye, akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye, akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare. None ubu ngubu umutwe wanjye uremaraye, ku buryo ndebera ku rutugu abanzi bankikije. Ngiye mu Ngoro ye nakereye gutura ibitambo, ndirimbire Uhoraho kandi mucurangire. Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira; gira ibambe, unsubize! Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe, wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!» None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka, ntumpishe uruhanga rwawe! Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe, ni wowe muvunyi wanjye; ntunzinukwe ngo untererane, wowe Mana nkesha agakiza! N’aho data na mama bantererana, Uhoraho we yanyakira! Uhoraho, nyereka inzira yawe, unyuze mu nzira iboneye, n’ubwo hariho abanyubikiriye. Ntungabize ababisha banjye bandwaye inzika; dore abashinjabinyoma banyibasiye, bariho barancumbira urugomo. Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima. Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari! Rwose, wiringire Uhoraho! Iri mu zo bitirira Dawudi Uhoraho, ndagutabaza, Rutare rwanjye, ntiwice amatwi! Kuko uramutse wicecekeye ntunyumve, nasigara ndi nk’indembe iraye iri bupfe! Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye, n’igihe nerekeje ibiganza byanjye ku Ngoro yawe ntagatifu. Ntunkumbane n’abagomeramana, cyangwa hamwe n’abagizi ba nabi, bavugana iby’amahoro n’abaturanyi babo, nyamara mu mitima yabo haganje ububisha. Urabahe ibikwiranye n’imigirire yabo, mbese ukurikije ububisha bw’ibikorwa byabo; ubagenzereze ibikwiranye n’ibyo bakora, ubiture ikibakwiriye! Ubwo batitaye ku byo Uhoraho yakoze, ngo bahugukire ibikorwa by’amaboko ye, nabararike hasi ubutazabegura. Nihasingizwe Uhoraho, kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira! Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira, umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara. Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima, maze nkamushimira muririmbira. Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we, ni we buhungiro bukiza intore ye. Kiza umuryango wawe, uhe umugisha abo wagize imbata zawe; babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka! Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana, nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha! Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye! Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe! Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi, Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba, Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari. Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka, ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare. Ijwi ry’Uhoraho rihwanyagura ibiti by’amasederi, Uhoraho agakonyagura amasederi yo muri Libani. Arakinagiza Libani nk’inyana y’umutavu, n’ibisi bya Siriyoni nk’ishashi y’imbogo. Ijwi ry’Uhoraho riravundereza ibishashi by’umuriro. Ijwi ry’Uhoraho ritera ubutayu gutigita, Uhoraho atera ubutayu bw’i Kadeshi gutenguka. Ijwi ry’Uhoraho rirakangaranya impara ziriho zibyara, rigakokora amashyamba. No mu Ngoro ye, byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!» Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure, Uhoraho atetse ijabiro ari umwami iteka. Uhoraho azaha umuryango we kugira amaboko, Uhoraho azaha umuryango we umugisha wuje amahoro. Iyi zaburi ni indirimbo ijyana n’iyegurirwamana ry’Ingoro. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ndakurata, Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe, maze ntureke abanzi banjye banyigambaho. Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza; Uhoraho, wanzamuye ikuzimu, maze ungarurira kure nenda gupfa. Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be, mumwogeze muririmba ubutungane bwe; kuko uburakari bwe butamara akanya, naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka; ijoro ryose riba amarira gusa, ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo. Jyewe, mu mudendezo narimo, naravugaga, nti «Nta giteze kumpungabanya bibaho!» Uhoraho, ku neza yawe, wari waranshyize ahirengeye. Ariko ugeze aho umpisha uruhanga rwawe, maze ndakangarana. Ni bwo rero, Uhoraho, ngutabaje, ntakambira Umutegetsi wanjye, nti «Wakunguka iki mbuze ubuzima? Mpfuye bakampamba byakumarira iki? Mbese hari ubwo umukungugu wabasha kugusingiza, ukamamaza ubudahemuka bwawe? Uhoraho rero, nyumva, ungirire ibambe; Uhoraho, urambere umuvunyi!» Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino, ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori. Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza, Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, singateterezwe bibaho! Girira ubutabera bwawe, maze umbohore; ntega amatwi, maze ubanguke untabare! Mbera urutare rukomeye, n’urugo rucinyiye nzakiriramo. Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira; nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe. Ngobotora mu mutego banteze, kuko ari wowe mbaraga zanjye. Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe; ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri. Nanga abayoboka ibigirwamana bitagira shinge, jyeweho niringira Uhoraho wenyine. Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe, kuko wabonye akaga ndimo, ukamenya amagorwa yanjye. Ntiwantaye mu maboko y’umwanzi, ahubwo wampaye gushinga ibirindiro, unshyira ahagutse. Ngirira ibambe, Uhoraho, dore ndi mu kaga; amaso yanjye arahondobera kubera agahinda, umuhogo n’amara na byo byashengutse. Ubuzima bwanjye buhereye mu kababaro, imyaka y’ukubaho kwanjye ishiriye mu maganya. Kubera ko nacumuye byatumye imbaraga zanjye zikendera, n’amagufwa yanjye aramungwa. Abanzi banjye bose barampundazaho ibitutsi, n’abaturanyi banjye ntibakincira akari urutega. Incuti zanjye z’amagara nsigaye nzitera ishozi, abo duhuriye mu nzira barambona bagahunga. Nsigaye naribagiranye nk’uwapfuye, meze nk’akabindi kasandaye. Numva rubanda bamvuga nabi ngo «Yaciye igikuba hirya no hino!» Nuko bishyira hamwe barankomanyiriza, bajya imigambi yo kuncuza ubugingo. Ariko ndakwiringiye, Uhoraho, ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!» Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe, ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye! Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe, maze unkize ugiriye impuhwe zawe. Uhoraho, ntunkoze isoni kandi ari wowe niyambaje, ahubwo abagome abe ari bo bakorwa n’ikimwaro, baruce barumire nk’abagiye ikuzimu! Iminwa ibeshya iragahinduka ibiragi, yo ivuga nabi intungane ibishyizemo ubushizi bw’isoni, ubwirasi n’agasuzuguro! Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi! Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose, kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera. Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe, kure y’ubutiriganya bw’abantu, ukabibika ahiherereye, kure y’uruvugo rw’abantu. Nihasingizwe Uhoraho, kuko ku neza ye yankoreye ibitangaza, none nkaba ndi mu mugi ucinyiye! Naho jyewe nari nataye umutwe, mvuga nti «Nirukanywe kure y’amaso yawe.» Nyamara wumvise amaganya yanjye, igihe nagutabazaga. Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese! Uhoraho arinda abamwemera, naho abamushingana ijosi akabaha agera. Nimukomere kandi mwireme agatima, mwebwe mwese abizera Uhoraho! Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni inyigisho. Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye, icyaha yakoze kikarenzwa amaso! Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze, n’umutima we ntugire uburiganya. Igihe cyose nakomeje kukizinzika, umubiri wanjye wagiye ushonga, waciwe intege n’iminiho ya buri munsi, kuko ukuboko kwawe kwanshenguraga amanywa n’ijoro, ubuzima bwanjye bukayonga nk’ubukubiswe n’icyunzwe cyo mu cyi. Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye, sinazinzika amafuti yanjye. Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye», maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye. Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje, igihe cyose aje akugana. N’aho amazi y’umwuzure yasendera, nta bwo ateze kumugeraho. Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba, ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe. Maze ukambwira uti «Ngiye kukujijura, nkwereke inzira ukwiye gukurikira; nzaguhozaho ijisho, njye nkugira inama! Ntukamere nk’ifarasi cyangwa inyumbu bitagira ubwenge, bikenera umurunga n’umukoba ngo bicubye umurego, bityo ntuzagira icyo uba.» Abagiranabi bazigamiwe imibabaro myinshi, naho uwiringira Uhoraho, agasakazwaho impuhwe ze. Ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho, mudabagire mu byishimo, muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye. Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho! Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza. Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe, munamucurangire inanga y’imirya cumi. Nimumuririmbire indirimbo nshya, mumucurangire binoze muranguruye amajwi! Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama, n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka. Akunda ubutungane n’ubutabera, isi yuzuye ineza y’Uhoraho. Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we uhanga ingabo zaryo zose. Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe, inyanja azikoranyiriza mu bigega. Isi yose nitinye Uhoraho, abayituye bose bamugirire ubwoba. Kuko ibyo avuze byose biraba, yategeka, byose bikabaho. Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga, ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa. Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose, n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho, uko ibihe bigenda biha ibindi. Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana, hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye! Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru, akabona bene muntu bose. Aho atetse ijabiro mu ngoro ye, ahoza ijisho ku batuye isi bose; ni we wenyine mubaji w’imitima yabo, kandi akamenya ibyo bakora byose. Nta mwami ukizwa n’uko afite ingabo nyinshi, nta n’intwari irengerwa n’uko ifite imbaraga. Kwiringira ifarasi y’urugamba, ni ukwibeshya, imbaraga zayo zose si zo zitabarura. Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha, akita ku biringira impuhwe ze, kugira ngo abakize urupfu, anababesheho mu gihe cy’inzara. Twebwe rero twizigiye Uhoraho; ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira. Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho, amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu. Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ibivugwamo byerekeye igihe yihinduye nk’umusazi ahingutse imbere y’Abimeleki, maze undi yamwirukana, Dawudi akigendera. Nzashimira Uhoraho igihe cyose, ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye. Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime! Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye, twese hamwe turatire izina rye icyarimwe. Nashakashatse Uhoraho, aransubiza, nuko ankiza ibyankuraga umutima byose. Abamurangamira bahorana umucyo, mu maso habo ntiharangwa ikimwaro. Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze amuzahura mu magorwa ye yose. Umumalayika w’Uhoraho aca ingando hafi y’abamutinya, akabagoboka. Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima; hahirwa umuntu abereye ubuhungiro! Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye, kuko abamutinya nta cyo babura. Abakire bageza aho bakena bagasonza, naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura. Bana, nimuze muntege amatwi, mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho. Ari hehe umuntu ukunda ubugingo, akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose? Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi, n’umunwa wawe uwurinde amazimwe. Zibukira ikibi, ukore ikiri cyiza; shaka amahoro, abe ari yo uharanira. Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane, amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo. Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi, kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka. Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva, maze akazikiza amagorwa yazo yose. Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse, akaramira abafite umutima wihebye. Intungane igira ibyago byinshi, ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza. Arinda umubiri wayo wose, ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika. Nyamara icyago gihitana umugome, abanga intungane bagahabwa igihano. Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be, kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, nawe shinja ibyaha ababindega, urwanye abihaye kundwanya. Fata ingabo yawe n’ingofero y’intamenwa, maze uhaguruke uze untabare. Kura icumu mu ntagara, wimire abanyirukana, maze umpumurize umbwira uti «Ni jye ukurengera!» Abahigira amagara yanjye nibakorwe n’isoni, maze bamwarwe! Abagambiriye kungirira nabi, nibasubire inyuma bamanjirwe! Bazamere nk’umurama mu muyaga, umunsi umumalayika w’Uhoraho azabahinda. Inzira bacamo izacure umwijima kandi inyerere, umunsi umumalayika w’Uhoraho azaba abirukana! Banteze umutego banziza ubusa, bancukurira urwobo nta mpamvu. Icyorezo gikaze nikibatungure, bafatirwe mu mutego bateze ubwabo, maze urwo rwobo babe ari bo barugwamo. Ubwo rero nzasabagizwa n’ibyishimo nkesha Uhoraho, mbyine nishimira ko yankijije. Maze jyewe, uko nakabaye, nzavuge nti «Uhoraho, ni nde wamera nkawe? Utabara insuzugurwa, ukayikiza uwayirushaga amaboko, insuzugurwa n’umukene ukabamururaho abambuzi.» Abashinjabinyoma bampagurukiye, barampata ibibazo ku bintu ntazi. Ineza mbagirira bayitura inabi, none nsigaye ndi inkeho. Nyamara, iyo babaga barwaye, jyewe nambaraga ikigunira, nkibabaza cyane ngasiba kurya, ngahora nsenga mbasabira. Nahoraga nshyashyana nk’aho ari incuti cyangwa umuvandimwe, ngahora nijimye kandi nacitse urukendero nk’aho ari mama wapfuye. Ariko naraguye, bo bakoranira kunkina ku mubyimba, ndetse n’abavantara ntazi barahurura, nuko baranshwanyaguza nta mbabazi. Abo bagomeramana b’abashinyaguzi, bangota bampekenyera amenyo. Nyagasani, ibyo uzabyihanganira kugeza ryari? Gira warure amagara yanjye muri icyo cyago, unkize ibyo byana by’intare, maze nzagushimirire mu ikoraniro rigari, ngusingirize hagati y’imbaga y’abantu. Abanyanga ku maherere ntukareke banyigambaho,, n’abantoteza nta mpamvu ntibakanyicanireho ijisho. Nta jambo ry’amahoro ribarangwaho, icyabo ni uguhimba ibirego byo gusebya abanyetuze bari mu gihugu. Baranyasamira bamvuga nabi ngo «Dore dore! Turamwiboneye!» Uhoraho, urabona nawe ko udakwiye kwicecekera! Nyagasani, wiguma kure yanjye! Kanguka, uhagurukire kundenganura; umburanire, wowe Mana yanjye n’Umutegetsi wanjye! Uhoraho Mana yanjye, ndenganura ukurikije ubutabera bwawe, maze woye gutuma banyigambaho! Ntureke bavuga ngo «mama weee! Turamutera itama rimwe!» Ntibakabone n’uko bavuga ngo «Turamushyikiriye!» Bose icyarimwe nibakorwe n’ikimwaro, bo bishimiraga ibyago byanjye! Abanyigambagaho nibakorwe n’isoni, maze bamwazwe! Naho abanyifurizaga gutsinda urubanza nibavuze impundu, bavuge ubudahwema bati «Uhoraho aratsinze, we washakiye umuyoboke we ihirwe.» Bityo ururimi rwanjye ruzamamaze ubutabera bwawe, ndirimbe ibisingizo byawe iminsi yose. Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Imana. Nibutse ijambo ry’ubugomeramana ryavuzwe n’umunyabyaha: kuri we, ni iki cyatuma umuntu yatinya Imana? Iyo yirebye yibwira ko ari indakemwa, ntabashe kubona amafuti ye ngo ayange. Amagambo yose avuga yuje ubugome n’ubuhendanyi, gushyira mu gaciro no gukora neza ntibimurangwaho. Iyo aryamye ni bwo acura imigambi y’ubugizi bwa nabi, agahata ibirenge inzira itari nziza, ntabe yatekereza guca ukubiri n’icyitwa ikibi. Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru, ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu. Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire, ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari. Uhoraho, ni wowe ukiza abantu n’inyamaswa; Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa! Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe, bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe, maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe. Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo, kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri. Ineza yawe urayikomereze abakumenye, n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye. Umunyagasuzuguro ntagakandagire iwanjye, n’ikiganza cy’umugiranabi ntikikantsimbure. Ngaha abagizi ba nabi baguye imirara, baratembagaye ubudashobora kubyutsa umutwe. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ntugahangayikishwe n’abagiranabi, cyangwa ngo ugirire ishyari abahendanyi, kuko bagwangara bwangu nk’ibyatsi, bakuma nk’igisambu cyari gitohagiye. Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza, kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro. Nezezwa n’Uhoraho, na we azaguha icyo umutima wawe wifuza. Yoboka inzira igana Uhoraho, umwiringire: na we azakuzirikana, maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye, n’ubutabera bwawe, bumere nk’amanywa y’ihangu. Gumana ituze imbere y’Uhoraho, umwiringire, ntugahangayikishwe n’uwahiriwe na byose, n’utunzwe n’amayeri ntakakubabaze. Reka uburakari, wime urwaho umujinya, woye kwijujuta, kuko byakugwa nabi. Koko rero, abagiranabi bazagera aho barimburwe, naho abiringira Uhoraho batunge igihugu. Hasigaye igihe gito, maze umugiranabi akavaho; uzamushakira aho yari atuye, usange atakiharangwa. Naho abakene bazatunga igihugu, bagire amahoro asagambye. Umugiranabi ahora acura inama yibasiye intungane, maze akayihekenyera amenyo. Ariko Nyagasani aramugaya, kuko aba aruzi umunsi we wegereje. Abagiranabi bakuye inkota, bafora n’imiheto, kugira ngo bice umukene n’indushyi, banasogote intungane. Nyamara inkota bafite izabagarukana ibahuranye umutima, n’imiheto yabo izavunagurike. Uduke intungane itunze turayihira kurusha ibyinshi by’abagiranabi, kuko amaboko y’abagiranabi azakenyagurika, ariko Uhoraho agashyigikira intungane. Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa, n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo. Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage, n’igihe cy’inzara bazarya bahage. Naho abagiranabi bazarimbuka, abanzi b’Uhoraho bamere nk’ibyatsi byo mu gisambu, bayoyoke nk’umwotsi. Umugiranabi asaba inguzanyo, ariko ntiyishyure, naho intungane ikagira ibambe, igatanga ku buntu. Abo Uhoraho yahaye umugisha bazatunga igihugu, naho abo avumye barimbukire gushira. Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe, maze inzira anyuzemo ikamuhira; iyo atsikiye ntatembagara, kuko Uhoraho ari we umufashe ukuboko. Kuva mu buto bwanjye kugeza na n’ubu nshaje, sinigeze mbona intungane itereranwa, cyangwa urubyaro rwayo rusabiriza ibyo kurya. Iteka intungane igira ibambe, igatanga inguzanyo, n’urubyaro rwayo rukagira umugisha. Irinde ikibi, maze ukore icyiza, ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo; kuko Uhoraho akunda ibitunganye, kandi ntatererane abayoboke be. Naho abagiranabi bazatsembwa bidasubirwaho, inyoko y’abagiranabi igende buheriheri. Intungane zo zizatunga igihugu, zigiture ubuziraherezo. Umunwa w’intungane uhora uvuga iby’ubuhanga, ururimi rwayo rukavuga ibitunganye. Amategeko y’Imana yayo iyahoza ku mutima, ikagenda itikanga icyayihutaza. Abagiranabi bahora bagenza intungane, bagashakashaka uko bayica; ariko Uhoraho ntayibegurire, ntareke itsindwa mu rubanza. Iringire Uhoraho kandi ukomeze ukurikire inzira ye, azagushyira ejuru kugeza ubwo utunga igihugu, maze uzibonere ukuntu abagiranabi batsiratsizwa. Niboneye uko umugiranabi akoresha ubushobozi afite, mbona n’uko atumbagira nk’isederi yo muri Libani, ariko hanyuma nongeye guhita, nsanga yarazimiye, mushakashatse, sinongera kumubona. Nyamara irebere umuntu w’umuziranenge, wirebere umuntu w’inyangamugayo: koko umuntu w’amahoro asiga imbuto. Abigometse bose bazazimirira icyarimwe, n’inyoko y’abagiranabi icike burundu. Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho, ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba. Uhoraho arabafasha, akabarokora, akabakiza abagiranabi, maze akabarengera, kuko ari we bahungiyeho. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Yaririmbwe n’ugira ngo Imana imwibuke. Uhoraho, umpane nta mujinya ubigiranye, unkosore nta mwaga ufite. Imyambi yawe yampuriyeho, ikiganza cyawe kiranshikamiye. Kubera uburakari bwawe, umubiri wanjye nta ho ukiri mutaraga, ku mpamvu y’icyaha nakoze, nta gufwa na rimwe rikiri rizima. Koko rero ibicumuro byanjye birampfukiriye, birandemereye nk’umutwaro w’indashyigurwa. Ibisebe byanjye biranuka bikaninda amashyira, ibyo kandi bitewe n’ubupfayongo bwanjye. Dore nahetamye umugongo, nkagenda nandara; umunsi wose mpora nijimye, kubera ko ibyaziha byanjye bihinda umuriro, none nta rugingo rukiri ruzima mu mubiri wanjye. Naguye ibinya kandi ndahuhutwa; ndagongera, ngacura imiborogo. Nyagasani, ibyifuzo byanjye byose ni wowe ubizi, n’amaganya yanjye yose ntuyayobewe. Umutima wanjye uradihaguza, intege zanshizemo, ndetse n’amaso yanjye nta bwo agihunyeza. Incuti na bagenzi banjye bahunga ibisebe byanjye, na benewacu bakampa akato. Abahigira amagara yanjye banteze imitego, abanyifuriza icyago baramvuga amagambo mabi, umunsi wose bakanamanama bangambanira. Naho jyewe, nta cyo ncyumva, boshye igipfamatwi; meze nk’ikiragi kitabasha kuvuga, cyangwa se nk’umuntu utumva, kandi utabasha kugira icyo asubiza. Uhoraho, ni wowe nizeye, Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzamvuganira! Naravuze nti «Abashaka kunkwena igihe mputaye, ntibazatsinde ngo bankine ku mubyimba». None dore ngiye kubandagara, ububabare bwanjye ntibukimpa agahenge. Rwose, nemeye igicumuro cyanjye, kandi mpagaritse umutima kubera icyaha nakoze. Abanyangira ubusa ntibabarika, n’abanzira nta mpamvu ni ishyano ryose. Ineza mbagiriye bayitura inabi, naharanira gukora neza bakabimpora. None rero, Uhoraho, ntuntererane na rimwe, Mana yanjye, ntube kure yanjye! Gira bwangu untabare, Nyagasani, mukiza wanjye! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi yahimbwe na Yedutuni, ikaba mu zo bitirira Dawudi. Naravuze nti «Mu migenzereze yanjye nzirinda gutandukira mu magambo; umunwa wanjye nzakomeza nywufunge, igihe cyose umugomeramana azaba andi imbere.» Niyemeje kwigira ikiragi, ngumya guceceka, ndinumira, bishyira kera. Ariko bigeze aho, numva ububabare burandembeje, umutima wanjye ungurumanamo. Nkomeje kubizirikana numva umuriro uratse, ni bwo neruye ndavuga nti «Uhoraho, menyesha amaherezo yanjye, umbwire n’iminsi nshigaje kubaho, bityo menye ukuntu ndi nyamuhitavuba! Dore ubugingo bwanjye wabugize bugufiya, maze igihe nzamara kiba ubusabusa mu maso yawe. Buri wese ugihagaze ni umwuka w’akanya gato! Umuntu akora hirya no hino nk’igicucu, ibyo arundarunze bikayoyoka; kandi ntanamenye uzabyegukana!» None rero, Nyagasani, ni iki ngitegereje? Amizero yanjye ari muri wowe. Nkiza ibicumuro byanjye byose, undinde ibitutsi by’abasazi. Ndicecekeye, sinzongera kubumbura umunwa, ubwo ari wowe Mutegetsi Ca inkoni izamba, dore ukuboko kwawe kurambandagaje. Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora, maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu: kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato! Uhoraho, umva isengesho ryanjye n’imiborogo yanjye; amarira yanjye wiyima amatwi, ngo uyirengagize, kuko mu byawe ndi umucumbitsi, umugenzi wihitira nk’abakurambere banjye bose. Erekeza hirya amaso yawe, maze nibura mbe mpumekaho bukeya, mbere y’uko nigendera, nkareka kubaho. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka; nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye. Ankura mu rwobo rukanganye, ansayura mu nzarwe ndende; arampagurutsa, ampagarika ku rutare, ampa gushinga ibirindiro. Yampaye guhanika indirimbo nshya, ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye. Benshi bazabibona bayigirire igitinyiro, maze bakurizeho kwiringira Uhoraho. Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho, ntashyire hamwe n’abagomeramana, cyangwa ngo ajye mu ishyaka ry’abanyabinyoma! Uhoraho Mana yacu, wadukoreye ibintu byinshi cyane: udutegurira imigambi, utugaragariza n’ibitangaza, rwose, nta we twakunganya! Ni byinshi cyane, nta wabona uko abivuga. Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve; ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano, ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje! Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho. Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha, maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!» Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari; ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho, sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke. Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye, namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho, sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari. Nawe rero, Uhoraho, ntunyime imbabazi zawe, ineza n’ukuri byawe bizandagire ubudahwema! Amakuba atagira ingano aranyugarije, ibicumuro byanjye birampinduka, bikantera guhuma amaso; birusha ubwinshi umusatsi undi ku mutwe, bigatuma umutima wanjye ucika urukendero. Uhoraho, gira impuhwe maze umbohore! Uhoraho, banguka untabare! Abashaka kumvutsa ubugingo bose nibakorwe n’ikimwaro, bamanjirwe! Abanyifuriza icyago bose nibasubire inyuma bafite ipfunwe! Abanyigambaho bavuga ngo «Si we wabona!» nibahahamuke, bagende bishwe n’ikimwaro. Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira! Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema, bati «Uhoraho ni igihangange!» Jyeweho, ndi umukene n’indushyi, ariko Uhoraho aranzirikana. Koko, ni wowe muvunyi n’umukiza wanjye; Mana yanjye, ntutinde kungoboka! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Hahirwa uwita ku mukene no ku munyantege nke: ku munsi w’amakuba, Uhoraho azamukiza! Uhoraho azamukomeza, amuhe guhirwa ku isi. Kandi ntazamugabiza abanzi be bamuhigira! Uhoraho amuterera inkunga aho arwariye, akamuhindurira kenshi uburyamo arambarayeho Naratakambye nti «Uhoraho, ngirira ibambe, maze unkize, kuko nagucumuyeho!» Naho abanzi banjye bo bakamvuga nabi, ngo «Mbese azapfa ryari? Izina rye rizazima ryari?» Iyo hagize uje kundeba, usanga avuga amateshwa, umutima we ukaba wuzuyemo ibitekerezo by’ubugome; maze yasohoka, akagenda abyandagaza mu nzira. Iyo bateraniye iwanjye, abanyanga bose banshimanira inzara; aho bari mu rugo rwanjye, icyabo ni ukureba aho icyago kingejeje, bati «Ibyamubayeho ni akaga rwose, ubwo yaryamye nta bwo agiteze kweguka!» Ndetse n’incuti yanjye y’amagara nizeraga, tukanasangira ibiryo byanjye, na yo yanyigaritse! Ariko wowe, Uhoraho, ungirire ibambe, umpagurutse, maze mbone uko mbiganzura! Rwose nzamenya ko unkunda, ari uko mbonye umwanzi wanjye atongeye kunyigambaho. Kubera ubudakemwa bwanjye wakomeje kunshyigikira, maze ungarura iruhande rwawe ubuziraherezo. Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, kuva iteka kuzageza iteka ryose! Amen! Amen! Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore. Uko impara yahagira ishaka amazi afutse, ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye. Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima; mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana? Nsigaye ntunzwe no kurira umunsi n’ijoro, ari na ko bambwira ngo «Imana yawe iba hehe?» Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima, uko najyaniranaga n’inteko z’abantu, nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana, mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo, by’imbaga yakereye ibirori. Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye! Umutima wanjye waguye agacuho, Mana yanjye; ni cyo gituma nzirikana ka gasozi gato, kari hagati y’imisozi ya Yorudani n’ibitwa bya Herimoni. Imivumba y’amazi magari, ngiyo irasukiranya, ikurikiwe n’urusaku rw’insumo ziruruma; maze imivu n’imihengeri bikantemba hejuru. Ku manywa, Uhoraho agaba ineza ye, nijoro sintuze kumuririmba, bityo ngasenga Imana nkesha ubuzima. Ndashaka kubwira Imana, yo rutare rwanjye, nti «Kuki wanyibagiwe? Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije?» Dore ingingo zanjye zatagaranye, abanzi barantuka buri gihe, bambaza ubudatuza ngo «Imana yawe iba hehe?» Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye. Mana yanjye, ndenganura, unkiranure n’inyoko y’abagomeramana; maze unkize abahendanyi n’abagome. Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro, kuki usa n’uwanyihakanye? Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije? Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe, bijye binyobora inzira, maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu, aho Ingoro yawe yubatse. Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana, nsange Imana nkesha umunezero wose; maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize, ngucurangira inanga. Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzagumya kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye. Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore. Mana yacu, twarabyiyumviye n’amatwi yacu, ba sogokuru barabitubwiye, badutekerereza ibyo wakoze kera mu gihe cyabo. Wakoresheje ukuboko kwawe, unyaga amahanga, ugira ngo ubabonere aho batura, kandi uburabuza ibihugu, ugira ngo ubabonere aho bisanzurira. Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu, imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda; ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe, n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye. Mana yanjye n’umwami wanjye, ni wowe watumaga bene Yakobo batsinda. Ku bwawe, twashoboye gutikura ababisha bacu, ku bw’izina ryawe turibata abaduteraga. Umuheto wanjye si wo niringiraga, inkota yanjye si yo yampaga gutsinda, ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu, maze abatwanga ubakoza isoni. Nuko iminsi yose tukaririmba ibisingizo by’Imana, tugashimira izina ryawe ubudahwema. None ubu waradutaye, bituma dusuzugurika; ntugitabarana n’ingabo zacu. Utuma duhunga abaturwanya, maze ababisha bakadutwara iminyago uko bashaka. Usigaye udutanga nk’intama zigenewe kubagwa, maze ukadutatanyiriza mu mahanga. Umuryango wawe uwutanga ku giciro kigayitse, ntugire inyungu ubona muri ubwo buguzi. Utugabiza ibitutsi by’abaturanyi bacu, abo tubana bakadukwena, bakaduhindura urw’amenyo. Watugize iciro ry’imigani mu mahanga, mu bihugu byose bakatuzunguriza umutwe. Umunsi wose mbona uko nataye agaciro, maze ikimwaro kikansaba mu maso, ku mpamvu y’urusaku rw’abanyigambaho, ari na ko batuka Imana; nuko nkabura aho nkwirwa imbere y’umwanzi unyihimura. Ibyo byose byatubayeho kandi tutari twakwibagiwe, ngo duce ku masezerano twagiranye nawe; umutima wacu ntiwari waciye ukubiri na yo, n’intambwe zacu ntizari zateshutse inzira yawe, ngo bibe byatuma uducocagurira mu gihugu cy’imbwebwe, maze ukatworosa igicucu cy’urupfu. Mbese iyo tuba twaribagiwe izina ry’Imana yacu, tugategera ibiganza imana z’inyamahanga, Imana ntiba yarabibonye, yo imenya amabanga ari mu mutima wa buri muntu? Nyamara baratwica ubudahwema ari wowe batuziza, bakatugenzereza nk’intama zigenewe ibagiro! Kanguka, Nyagasani, kuki wisinziriye? Baduka, woye kudutererana burundu! Ni kuki ugumya guhisha uruhanga rwawe, maze ukirengagiza akaga n’ubwagirizwe turimo? Koko amagara yacu aragaragurika mu mukungugu, inda yacu yumanye n’ubutaka. Haguruka, uze udutabare! Girira impuhwe zawe, utugobotore! Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa bakurikije injyana y’iyitwa «Ihogoza». Ni umuvugo w’abahungu ba Kore, ikaba indirimbo y’urukundo. Umutima wanjye uratemba amagambo ateye ubwuzu, reka mvuge ibisigo nahimbiye umwami; ururimi rwanjye rurabe nk’ikaramu y’umwanditsi w’umuhanga! Uri mwiza kurusha bene muntu bose, igikundiro cyisesuye ku minwa yawe; ni cyo gituma Imana yaguhaye umugisha uzahoraho. Ambara inkota yawe ku itako, wa ntwari we, maze ugendane ishema n’ubukaka! Wurire ifarasi yawe, maze uganze, urwanira ukuri, ubugwaneza n’ubutabera! Indyo yawe izaca ibintu, imyambi yawe iratyaye, ingabo ziguteye uzazihindura imirara; bityo abanzi b’umwami ubahuranye umutima. Intebe yawe y’ubwami iragahoraho iteka, mbese nk’iy’Imana ubwayo, n’inkoni yawe ya cyami irabe iy’ubutabera! Ukunda ubutungane, ukanga ubugiranabi; ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, yaragusize amavuta y’ubutore kandi y’ibyishimo, maze iguhitamo muri bagenzi bawe. Imyambaro yawe irahumura imibavu ya manemane, ishangi, n’ububani; ukanacurangirwa inanga nziza mu ngoro itatse amahembe y’inzovu. Abakobwa b’abami babarirwa mu nkoramutima zawe, n’umwamikazi aguhagaze iburyo, yambaye imyenda itatse zahabu y’i Ofiri. Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi: ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo, maze umwami abenguke uburanga bwawe! Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye! Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni. Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana, yarimbanye umwambaro utatse zahabu! Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse, ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje; Babinjiza mu ngoro y’ibwami, batambagirana ibyishimo n’ubwuzu. Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza, uzabagire ibikomangoma ku isi yose! Maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose, n’imiryango izagusingize ubuziraherezo. Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo y’abahungu ba Kore, ikaririmbwa banihiriza ijwi. Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu, ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage. Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka, cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja, n’amazi agahorera abira urufuro nk’amasumo, yakwitera hejuru imisozi igahungabana. Ariko hari uruzi rwagabye amashami, agahimbaza umurwa w’Imana, n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu. Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya. Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana; maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga! Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, we wakwije amatongo ku isi! Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi, akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi, amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati «Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana, nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!» Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. Miryango mwese, nimukome yombi, musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo, kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba, akaba Umwami w’igihangange ku isi yose. Atuyoborera imiryango, tukayihaka; amahanga akayashyira mu nsi y’ibirenge byacu. Adutoranyiriza umugabane udukwiye, ukaba ishema rya Yakobo, inkoramutima ye. Imana izamutse bayiha impundu, Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda. Nimucurangire Uhoraho, nimucurange! Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange! Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose; nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze. Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga, Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane. Abatware b’ibihugu bakoranye, bishyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu, kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi, ikaba yatumbagiye hejuru ya byose. Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu. Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza, ukanezeza isi yose! Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru, ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange; Imana ituye hagati mu ngoro zaho, ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa. Dore abami bari bawibasiye, bashyira nzira icyarimwe; ngo bawurabukwe, bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha, maze amaguru bayabangira ingata! Umushyitsi ubafatira aho ngaho, baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise. Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba, wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi. Uko twabyumvise, ni ko twabyiboneye, mu murwa w’Imana yacu, mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo. Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe, duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina. Ak’izina ryawe, Mana yacu, n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi. Ukuboko kwawe guharanira ubutabera, umusozi wa Siyoni uranezerewe, n’imigi ya Yuda yose irasabagizwa n’ibyishimo, yishimiye uburyo uca imanza. Nimuzenguruke inkuta zikikije Siyoni, mubare iminara ihari; mwitegereze inkike zayo, mubarure ingoro zubatsemo, maze muzabwire abo mu gisekuru gitaha ko iyi Mana ari yo Mana yacu iteka ryose, akaba ari na yo ituyobora! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. Nimwumve ibyo ngiye kuvuga, miryango mwese, nimutege amatwi, mwumve neza, abatuye isi mwese, rubanda rugufi namwe abakomeye, abakire namwe abakene, mbese mwese uko mungana! Umunwa wanjye ugiye kuvuga amagambo y’ubuhanga, n’umutima wanjye uzirikane ibiboneye. Amatwi yanjye ahugukiye kumva umugani, igiteye inkeke ngisobanuze umurya w’inanga. Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi, ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije, cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo, maze bakiratana ko batunze byinshi? Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure, cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate. N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima, namenye ko amaherezo buzazima burundu. None se hari uwabaho ubuziraherezo, akaguma aho adateze kujya mu mva? Mbese ntimuhora mubona uko urupfu rutwara abanyabwenge, kimwe n’uko ruhitana umusazi n’umupfayongo, maze ibintu bari bafite bikaribwa n’abandi? Mu mva ni ho bazatura imyaka n’imyaka, maze abe ari ho baguma ubuziraherezo, kabone n’ubwo biyitiriye imisozi yabo. Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri; amera nk’itungo ryanogotse. Ngayo amaherezo y’abiyemera, n’ay’abanyurwa n’ibyo bivugaho. Babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba; Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri, maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru; isura bahoranye ikayokera ikuzimu, bazabe ari ho batura iteka. Naho jyewe, Imana yiyemeje kundokora, no kungobotora ku ngoyi z’ikuzimu! Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire, n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera; kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu, n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo. Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza, ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!» Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye, bo batazongera kubona izuba ukundi! Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri, amera nk’itungo ryanogotse! Ni zaburi ya Asafu Imana nya mana, ari yo Uhoraho, ivuze ijambo rikoranya isi yose, guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo. Imana irabagiraniye kuri Siyoni, yo, bwiza buzira inenge. Imana iraje, maze ivuge yeruye! Dore imbere yayo haragurumana umuriro, n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi. Itumije ijuru, kimwe n’isi iri hasi, ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo. Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye, ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!» Nuko ijuru ryamamaza ubutabera bwayo, rigira riti «Ni koko, Imana ni yo mucamanza!» Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga; Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja, jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe! Ibitambo untura, si byo nguhora, kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere. Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe, cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe. Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, kimwe n’amatungo atabarika yose arisha ku gasozi; nzi inyoni zose zo mu kirere, n’ibisimba byose ni ibyanjye. Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira, kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye. Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa, cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume? Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira, kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose; hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa, ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.» Naho umugiranabi, Imana iramubwira iti «Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye, no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye, nyamara ntukunde gukosorwa, maze amagambo yanjye ukayata hirya? Iyo ubonye umujura, umubera icyitso, mu busambanyi ugahabwa icyicaro. Umunwa wawe uwurundurira amagambo y’ubugome, ururimi rwawe rugahimbazwa no kuvuga ibinyoma. Uricara, ukavuga nabi umuvandimwe wawe, bityo ukandagaza mwene nyoko. Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka? Wibwira se ko meze nkawe? Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe. Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana, ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara. Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo, kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.» Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Yerekeranye n’ibyabaye igihe umuhanuzi Natani amusanze iwe, Dawudi amaze gusambanya Betsabe. Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze. Koko nemeye ibicumuro byanjye, icyaha cyanjye kimpora imbere. Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora! None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya, n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa. Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha, kandi mama yansamanye igicumuro. Naho wowe ukunda umuntu utaryarya, maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye. Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose, unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi. Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero, maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe. Renza amaso ibyaha nakoze, ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho. Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye. Ntunyirukane ngo unte kure yawe, cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge; ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza. Abagome nzabatoza inzira yawe, n’abanyabyaha bakugarukire. Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe. Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. Igitambo cyanjye si cyo ushaka, n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza. Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse. Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana! Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni, maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu. Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe, ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe. Igenewe umuririmbisha. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. Yerekeye iby’igihe Dowegi, Umunyedomu, aje kumenyesha Sawuli ko Dawudi yahungiye mu rugo rwa Ahimeleki. Kuki wiratana kuba umugizi wa nabi, wa ngirwamugabo we, kandi Imana yo ihorana ineza? Ururimi rwawe rwuzuye ubugome, rwica nabi nk’urwembe rutyaye, rukagira amayeri menshi yo kubeshya. Wikundira ikibi kurusha icyiza, ugakunda ikinyoma aho kuvuga ukuri. Uri karimi kabi, nta kindi wikundira atari amagambo asebanya gusa! Imana ubwayo izagukuraho buheriheri, izagushikanura, iguhubure mu nzu yawe, maze izakurandure ku isi y’abazima. Nuko ab’intungane nibabibona, bashye ubwoba, hanyuma baguhe urw’amenyo, bavuga bati «Dore wa muntu wiyise intwari, akanga ko Imana imubera ubuhungiro butavogerwa, ahubwo akiringira ubukungu bwinshi yari afite, akiratana ibikorwa by’ubugome bwe!» Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana, mpora nizigiye ubuntu bwayo! Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze! Niringiye izina ryawe, kuko ryuje ineza, nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe. Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’urusobe. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. Abapfayongo baribwira ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza. Imana, aho iri mu ijuru, yarunamye yerekeza amaso kuri bene muntu, ngo irebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana. Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi; nta n’umwe ugikora neza, habe n’umwe rwose! Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibarushye basenga Imana! Bazamarwa n’ubwoba kandi nta kibubateye! Imana yanyanyagije amagufwa y’abari bakugarije; none dore urabakora ku itama, kuko Imana yabagutsindiye. Ni nde uturuka i Siyoni agaha Israheli imitsindo? Iyo Imana igaruye abajyanywe bunyago bo mu muryango wayo, bene Yakobo basagwa n’ibyishimo, bene Israheli bakanezerwa bitavugwa! Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. Yerekeye iby’igihe abaturage b’i Zifu baje kubwira Sawuli, bati «Dawudi se, ntiyihishe iwacu?» Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare; koresha ububasha bwawe, maze undenganure! Rwose, Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, utege amatwi amagambo nkubwira! Kuko abanyamahanga bampagurukiye, abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica: Imana ntibayitayeho na busa. None Imana ni yo intabaye, Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro! Abariho bangenza, nabiture inabi bangirira; koresha ububasha bwawe, maze ubatsembe! Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima; Uhoraho, nzasingiza izina ryawe, kuko ryuje ineza! Koko, wankuye ahaga, utuma ndebana ihinyu abanzi banjye! Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, ntiwirengagize ugutakamba kwanjye. Wite ku byo nkubwira, maze unsubize! Dore nazindaye, ndaganya nteshaguzwa, kubera induru umwanzi amvuzaho, n’inkeke nshyizweho n’umugiranabi. Koko rero bampurijeho ubugome bwabo, bantera buje umujinya. Umutima wanjye urasabayangwa mu gituza cyanjye, ubukangarane simusiga bwambundikiye, ubwoba n’umushyitsi byantashye, none ubu ndatengurwa wese. Nuko ndavuga nti «Iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma, kugira ngo nigurukire, nshake aho mpungira. Koko nahungira kure, ijoro nkarirara mu butayu; nagira bwangu, nkahasanga ubuhungiro bundinda umuyaga w’inkubi!» Nyagasani, sobanya amagambo yabo, boye guhuza imvugo; kuko nduzi urugomo n’intonganya byabaye urudaca mu mugi, bigakomeza kwiyongera ku nkike zawo umunsi n’ijoro! Muri wo nyirizina hahora ubugome n’ubwicanyi, mu mugi rwagati hagakorerwa amahano, urugomo n’ubuhendanyi ntibitirimuke mu mihanda yawo. Yabaye ari umwanzi untuka, we namwihanganira; yabaye ari umubisha unteye akantsinda, we namwibeta, nkamucika. None ni wowe tureshya, wowe dusanganywe, ukaba n’incuti yanjye y’amagara! Ni wowe twabwiranaga amabanga, tukajyana mu Ngoro y’Imana dushyize hamwe! Baragashira barimbuke, barindimukire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo, bukabarika mu mutima. Jyeweho, icyanjye ni ugutabaza Imana, kandi koko Uhoraho azandokora. Haba nimugoroba, haba mu gitondo cyangwa se ku gicamunsi, iyo nagirijwe n’ibyago ndaganya, ngataka, maze akumva ijwi ryanjye, akangoboka, akandinda kugira icyo mba, igihe hariho abandwanya, n’ubwo baba benshi kangahe! Imana nibyumve, maze ibacishe bugufi, yo itetse ijabiro kuva kera kose! Bo ntibateze kwisubiraho, kuko badatinya Imana. Uwo muntu yabanguye ukuboko kwe, agirira nabi incuti ze, maze atatira igihango. Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye, ariko umutima we ugahora ushoza intambara; amagambo ye aza arusha amavuta koroha, ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye. Tura umuzigo wawe, uwukorere Uhoraho, na we azagutera inkunga; ntazemera ko intungane ihungabana na rimwe. Naho wowe, Mana, uzabaroha mu rwobo rwasamye; abantu b’abicanyi n’ababeshyi ntibazigera barama, ngo bacagase nibura iminsi y’ukubaho kwabo. Jyeweho, ni wowe niringiye. Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Inuma iri kure cyane». Iri mu zo bitirira Dawudi. Iririmbwa banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati. Mana yanjye, ngirira ibambe! Abanzi banjye barankurikiranye; umunsi wose bahora bandwanya, bakanyotsa igitutu. Umunsi wose ingenza zinyomaho, abandwanya ntibagira umubare, barandusha imbaraga. Igihe mfite ubwoba, ni wowe niringira. Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo, nkiringira Imana, maze simbe nagira ubwoba: ubwo se muntu buntu yashobora kuntwara iki? Umunsi wose birirwa bambabaza, nta kindi batekereza atari ukungirira nabi. Baca ibico, bakangenza, baronda aho nyuze hose, kugira ngo bamvutse ubugingo. Ku mpamvu y’ubwo bugome bwabo, bashobora bate guhonoka? Mana yanjye, uburakari bwawe nibukureho bene abo bantu! Imiburagiro yanjye ni wowe uyizi; tega urwabya rwawe, amarira yanjye ahongobokeremo. None se si ko byanditse mu gitabo cyawe? Abanzi banjye bazakubana bahunga, umunsi nagutabaje. Ndabizi Imana iri kumwe nanjye! Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo, niringira Uhoraho, ari na ko ndata ijambo rye, niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba; ubwo se abantu bashobora kuntwara iki? Mana yanjye, nkomeye ku masezerano nakugiriye; nzagutura ibitambo by’ibisingizo, kuko amagara yanjye wayakijije urupfu. None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira, ugira ngo ngende imbere y’Imana mu rumuri rumurikira abazima? Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbiye mu buvumo, igihe yahungaga Sawuli. Gira ibambe, Mana yanjye, ngirira ibambe, kuko ari wowe nashatseho ubuhungiro, maze nikinga mu gicucu cy’amababa yawe, kugeza igihe ibyago ndimo bizashirira. Ndatakambira Imana, Musumbabyose, Imana indengera muri byose. Aho iganje mu ijuru ninyoherereze icyankiza! Dore umuntu unsatiriye yatutse Imana, none na yo nigaragaze ineza n’ubudahemuka bwayo! Dore ndyamye hagati y’abantu bameze nk’intare, zimiragura bene muntu! Amacumu n’imyambi, ni byo menyo yabo, inkota ityaye ikaba ururimi rwabo. Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! Mu nzira nyuramo, bahateze umutego: ariko narunamye ndawurokoka. Bari bacukuye urwobo imbere yanjye, none ni bo baruguyemo. Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko! Umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro! Nti «Kanguka, shema ryanjye, kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe, maze nkangure umuseke!» Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango, ngucurangire rwagati mu mahanga; kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru, n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu. Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Banyabubasha, aho muvuga koko ibihuje n’ubutabera? Bana b’abantu, aho muca imanza mukurikije amategeko? Oya! Ahubwo mugira nabi nkana, mugakwiza ku isi urugomo ruterwa n’ibiganza byanyu. Ni abagiranabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka! Ubumara bafite ni nk’ubumara bw’inzoka; bameze nk’impiri y’igipfamatwi, yica amatwi nkana, igira ngo itumva ijwi ry’umugombozi, n’ubwo yaba ari umugombozi w’umuhanga. Mana yanjye, menagura amenyo ari mu kanwa kabo, Uhoraho, kura imikaka y’izo ntare! Nibamere nk’amazi atemba, Imana nitamike imyambi yayo, maze bahinduke imirara! Nibamere nk’ikinyamujongo kigenda gishonga; nk’uko bigendekera ikirambu, na bo ntibakabone izuba! Uburakari bw’Imana nibwihutire kubatsemba, kurusha uko umuriro utwika inkwi z’amahwa. Naho intungane izashimishwa no kubona uko ihorewe, yogereze ibirenge byayo mu maraso y’abagiranabi. Maze rubanda bazavuge bati «Koko ubusugire bw’intungane bubaho, kandi hariho Imana ica imanza ku isi!» Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Sawuli yohereje abantu ngo bagote urugo rwe bamwice. Mana yanjye, nkiza abanzi banjye, undinde abaje kuntera. Nkiza abagiranabi, unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso. Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye, Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera, kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze! Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega. Kanguka, uze aho ndi wirebere nawe, wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli! Kanguka, uhe ibihano ariya mahanga yose; abo bagambanyi b’abagiranabi, ntugire n’umwe ubabarira! Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa, bakazenguruka umugi wose. Dore ngabo! Urwasaya rwabo rwuzuye urukonda, bafite inkota ku binwa byabo. Mbese hari ubumva? Wowe, Uhoraho, urabaseka, abo banyamahanga bose ukabahinyura! Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye, Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa. Imana yuje ineza irangoboka, maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose. Wihutiraho ngo ubice, ejo umuryango wanjye utava aho ubyibagirwa, ahubwo imbaraga zawe nizibatigise, zibacishe bugufi, Nyagasani, ngabo yacu nikingira! Iyo babumbuye umunwa gusa, bahita bagwiza ibyaha: bazahanirwe ubwirasi bwabo, ku mpamvu y’imivumo n’ibinyoma bakwiza! Batsembane ubukana, ntihagire n’umwe uhonoka, maze bamenye ko Imana ari yo iganje mu gihugu cya Yakobo, kugeza ku mpera z’isi. Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa, bakazenguruka umugi wose, bakawuzerera bashaka ibyo barya; baba batijuse, bagakesha ijoro baboroga. Jyeweho ndarata imbaraga zawe, nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo, kuko wambereye umurwa w’amakiriro, n’ubuhungiro ku munsi w’amage. Nzagucurangira, wowe mbaraga zanjye, wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro, wowe Mana yuje ineza! Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha. Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri. Mana yacu, waradutaye, turatagarana; wari waturakariye, ariko ongera udukomeze. Wahungabanyije isi, urayisatagura; none gira usane ibyuho byayo, kuko igiye kuriduka! Umuryango wawe wawugejeje ahaga, maze utunywesha divayi isindisha! Abakubaha wabahaye ikimenyetso, ugira ngo bahunge abarashi! Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke, dukirishe indyo yawe, maze udusubize. Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu, iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, umubande wa Sukoti nywucemo imigabane! Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi; Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.» Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye, ni nde uzangeza muri Edomu? Nta wundi utari wowe, Mana yadutaye, none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu. Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi, kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho. Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda, ni yo izaribata abanzi bacu. Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga y’imirya. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, umva ugutakamba kwanjye, uhugukire isengesho ryanjye. Aho ndi ku mpera z’isi, ni wowe niyambaza iyo umutima wanjye wacitse urukendero. Uzanjyana unshyire hejuru y’urutare rurerure ntakwigezaho, kuko ari wowe buhungiro bwanjye, n’umunara udahangarwa, imbere y’abanzi banjye. Icyampa ngo nibere mu ihema ryawe iteka ryose, akaba ari ho mpungira, nkihisha mu mababa yawe! Koko, Mana yanjye, wumvise imihigo nakugiriye maze abatinya izina ryawe ukabaha umugabane bakwiye. Uhe umwami kumara iminsi n’iminsi, imyaka ye ihinduke ibisekuruza n’ibisekuruza. Nateke ijabiro ubuziraherezo mu maso y’Imana, ineza n’ubudahemuka byayo bimurinde. Ubwo rero nzacurangira izina ryawe ubuziraherezo, kandi nubahirize buri munsi imihigo nakugiriye. Igenewe umuririmbisha. Yahimbwe bakurikije Yedutuni. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Imbere y’Imana yonyine, umutima wanjye ni ho ugubwa neza; agakiza kanjye, ni yo gakomokaho. Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye; ni yo buhungiro butavogerwa: sinteze guhungabana. Muzahereza hehe kwiroha mwese ku muntu umwe, kugira ngo mumwese hasi, agwe nk’urukuta rwari rusanzwe ruhengamye, cyangwa nk’inkike yari isanzwe inyeganyega? Imigambi yabo ni iyo kumuziza umwanya arimo, bagahimbazwa no kumubeshyera gusa; ku rurimi ugasanga bavuga amagambo y’umugisha, nyamara mu mitima yabo haganje imivumo. Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine, kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho. Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye, ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana. Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana; ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye. Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose, muyibwire ikibari ku mutima; rwose Imana ni yo buhungiro bwacu! Koko bene muntu ni nk’umwuka ushira ako kanya, n’ab’ibikomerezwa ni ubusabusa; bose hamwe ubashyize ku munzani, wasanga umwuka ubarusha kuremera. Ntimukiringire gutwaza igitugu, ngo muhihibikanire kunyaga iby’abandi. Ubukungu nibwiyongera, ntimukabuzirikeho umutima wanyu! Hari ikintu kimwe Imana yavuze, na bibiri numvise, ari byo by’ibi: icya mbere ni uko ububasha bwose ari ubw’Imana, koko, Nyagasani, ineza yose ni wowe iturukaho, ikindi ni uko uhemba buri muntu ukurikije ibikorwa bye. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; yayihimbye igihe yari mu butayu bwa Yuda. Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana. Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu, mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe; ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, umunwa wanjye uhora ukwamamaza. Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho, izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza. Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro, ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo, maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe. Iyo ngutekerereje aho ndyamye, mara amasaha ngusenga, kuko utahwemye kuntabara, nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe. Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose, ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira. Abibasiye rero amagara yanjye ngo bampitane, barakarimbuka ari bo, barindimukire ikuzimu mu nda y’isi! Baragashirira ku bugi bw’inkota, bahinduke ibiryo by’ingunzu. Nuko umwami azanezezwe n’Imana: uzamurahira wese bizamuhesha ishema, naho akanwa k’abanyabinyoma kazibe. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, umva amaganya yanjye, urinde amagara yanjye umwanzi gica; umpishe kure y’abicanyi bangambanira, kure y’abagizi ba nabi bahuje umugambi. Dore batyaje indimi zabo boshye inkota, batamika imyambi yabo, ari yo magambo asesereza bavuga, kugira ngo barase rwihishwa umuntu w’indakemwa, ngo bamurase bamutunguye nta cyo bishisha. Bahirimbanira kunguka inama mbi, bagahimba amayeri yo guhisha imitego bamutega, bavuga bati «Ni nde uzabimenya?» Buzuriza hamwe imigambi y’ubugizi bwa nabi, bakigamba bavuga bati «Ibyo dushaka kugeraho turabinogeje rwose; burya mu nda ni kure, umutima w’umuntu ntugerwaho!» Ariko Imana yagize itya irabarasa, umwambi irekuye ubagwa gitumo, urabakomeretsa! Ururimi rwabo ni rwo rubahindutse, maze ubabonye wese akazunguza umutwe. Koko, umuntu wese byamukuye umutima, yamamaza ibyo Imana yakoze, kandi na we yumviraho. Intungane niyishimire Uhoraho, imushakeho ubuhungiro, abafite umutima uboneye bose babyishimire. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ni indirimbo. Mana iri i Siyoni, abantu bakwiye kugusingiza, kandi bakarangiza imihigo bakugiriye. Wowe wumva isengesho bakubwiye, abantu bose baza bakugana. Ibyaha bikunda kutuganza, ariko wowe ukabitubabarira. Hahirwa umutumirwa wihitiyemo ubwawe; ukamuha kwigumira mu bikari by’Ingoro yawe. Tuzahazwa ibyiza byo mu rugo rwawe, ibintu bitagatifu byo mu Ngoro yawe. Mu butungane bwawe, uratwumva ukadukorera ibitangaza, wowe, Mana Mukiza wacu, mizero ya bose kugeza ku mpera z’isi, no ku batuye ibirwa byo mu nyanja za kure cyane. Ububasha bwawe bushyigikira imisozi, ugakindikiza ubutwari, ugahosha urusaku rw’inyanja, urusaku rw’imivumba yazo, ukanacubya imyivumbagatanyo y’ibihugu. Ku nkiko z’isi baratangarira ibimenyetso werekana, ab’iburasirazuba n’iburengerazuba wabateye kuvuza impundu. Wasuye isi, uyuhira amazi, maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano. Imigezi y’Imana isendereye amazi, maze ugategurira abantu imyaka ibatunga. Dore uko utegura ubutaka: uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde, ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye, maze ugaha umugisha imbuto zimeramo. Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe, aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu. Ubwatsi bw’amatungo, buratohagira mu butayu, utununga ugasanga duteye ubwuzu, inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha, n’imibande ikazimagizwa n’imyaka yeze. Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo, bikaririmba. Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo. Ni zaburi. Mahanga yose, nimusingize Imana, muririmbe ikuzo ry’izina ryayo, muyikuze muvuga ibisingizo byayo. Nimubwire Imana muti «Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba! Abanzi bawe bageze aho kuguhakwaho kubera ububasha bwawe bukaze. Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe, bakagucurangira baririmba izina ryawe!» Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana, yo abantu batinyira imyato: yahinduye inyanja ubutaka bwumutse, n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare; ni yo mpamvu tuyigirira ibirori. Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo, amaso yayo akagenzura amahanga yose, kugira ngo ibyigomeke bitabyutsa umutwe. Bihugu mwese, nimurate Imana yacu, muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo; kuko ari yo itubeshejeho, kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana. Nyamara, Nyagasani, ntiwabuze kuduha ibigeragezo, maze uratuyungurura nk’uko bayungurura feza. Watuganishije aho umutego uri, maze uwo mutego udukobanya ibiyunguyungu. Wemeye ko batugira nk’itungo riheka imizigo, utunyuza mu muriro no mu mazi, ariko amaherezo ubidukuramo, turahumeka. None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa, nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye, nkabyivugira ubwanjye igihe nari ngeze ahaga. Ndagutura ibitambo bitwikwa by’amatungo y’imishishe, hamwe n’impumuro nziza y’inyama z’amapfizi y’intama, ndetse ngerekeho n’ibimasa n’amasekurume y’ihene. Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve, mbatekerereze ibitangaza yankoreye. Uko umunwa wanjye wamutakiraga, ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga. Iyo umutima wanjye utwarwa n’ikibi, Nyagasani nta bwo aba yaranteze amatwi. Ariko Imana yaranyumvise, yita ku isengesho ryanjye riyitakambira. Imana iragahora isingizwa, yo itirengagije isengesho ryanjye, cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu. Igenewe umuririmbisha; igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni zaburi igenewe kuririmbwa. Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha, itwereke uruhanga rwayo rubengerana, kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga, n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza. Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! Amoko yose niyishime, aririmbe, kuko utegekana ubutabera ibihugu byose, ukagenga amahanga yose y’isi. Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! Ubutaka bwacu bweze imbuto, Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha. Imana niduhe umugisha, kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera. Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, ni zaburi igenewe kuririmbwa. Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro, n’abayirwanya bahungire kure yayo. Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa; uko ibishashara bishonga ku muriro, abo bagome bashirire imbere y’Imana. Naho intungane zihore mu byishimo, zitete imbere y’Imana, zihamirize ubudahwema zinezerewe. Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo, nimurate Nyamugendera ku bicu; izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire! Ni Umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi; nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu. Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo, imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo, naho abantu b’ibyigomeke ikabatuza ku gasi. Nyagasani, igihe wagendaga ku isonga y’imbaga yawe, igihe wakatazaga mu butayu, isi yahinze umushyitsi, ndetse n’ijuru rirashonga, imbere y’Imana yigaragarije kuri Sinayi, imbere y’Imana, Imana ya Israheli. Mana, wajyaga usesekaza imvura y’umurindi, wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga. Indeka yawe babonyemo ikibanza, ni wowe, Mana, wayibakebeye kubera ubuntu ugirira abakene. Nyagasani avuga ijambo rimwe, maze intumwa ze zigasesekara ari igitero, zigira ziti «Abami n’ingabo zabo bahunze, bahunze ubutarora inyuma, none imitako y’ingo zabo abagore bayigize iminyago, barayikwiza. Mwasigara muryamye mu macumbi mukora iki? Hari amababa y’inuma ahunze feza, n’amoya yayo atatse zahabu. Umusumbabyose yatatanyije abami, ku musozi w’urwijiji haragwa amasimbi.» Musozi w’Imana, musozi w’i Bashani! Musozi w’ibihanamanga, musozi w’i Bashani! Misozi y’ibihanamanga, kuki mwarebana ishyari umusozi Imana yishakiye guturaho? Nyamara ni ko bimeze, Uhoraho azawuturaho mu bihe byose! Amafarasi Imana iremesha urugamba ni uduhumbi n’uduhumbagiza! Ni yo Umutegetsi yajeho kuri Sinayi, ajya mu Ngoro ntagatifu. Wazamutse mu bitwa, maze ufata ingaruzwamuheto, abantu ubahabwaho amaturo, ndetse n’abigometse, ngo ubashe kwiyubakira Ingoro, Uhoraho Mana yacu! Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose! Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda. Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo, Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu. Ariko Imana ijanjagura imitwe y’abanzi bayo, ikamena agahanga gapfukiriyeho urusatsi, k’umuntu utunzwe no gukora nabi. Nyagasani aravuze ati «Nzagarura abagiye i Bashani, ndohore abarokeye mu ndiba y’inyanja, kugira ngo ubanyukanyukire mu maraso, maze imbwa zawe zirye imirambo y’abo banzi.» Mana, babonye imitambagiro yawe, imitambagiro y’Imana yanjye, n’umwami wanjye, mu Ngoro ntagatifu. Abaririmbyi bagendaga imbere, abacuranzi bakabaza inyuma, hagati hari abakobwa bavuza utugoma. Nimusingize Imana mu makoraniro, musingirize Nyagasani ku isoko ya Israheli. Hari bene Benyamini, umuhererezi, hakaba ibikomangoma byo kwa Yuda, n’ibikomangoma byo kwa Zabuloni, n’ibyo kwa Nefutali. Imana yawe yakugeneye gukomera: Mana, erekana rero imbaraga zawe, wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho. Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu, bazatanguranwa bakuzanira amaturo. Kangara cya gikoko cyo mu rufunzo, na bwa bushyo bw’ibimasa n’inyana bitagira ingano, n’ibigendesha inda byose bifite imboho z’ifeza. Tatanya imiryango ikunda imirwano! Abantu b’abakire baturutse mu Misiri, Abo muri Nubiya barambuye ibiganza babyerekeje ku Mana. Ngoma z’isi, nimuririmbire Imana, mucurangire Nyagasani! We ugendera mu bushorishori bw’ijuru rya kera na kare! Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane: ububasha nimubuharire Imana! Ububengerane bwayo buganje hejuru ya Israheli, ububasha bwayo bukaba mu bicu. Mana, aho uri mu Ngoro yawe, uhorana icyusa. Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi. Imana nisingizwe! Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Amalisi». Iri mu zo bitirira Dawudi. Ndohora, Mana yanjye, kuko amazi angeze mu ijosi. Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge; nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana. Singishobora no gutabaza, umuhogo wanjye wasaraye; amaso yanjye yaruhijwe no gutegereza Imana yanjye. Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye; abo banyazi bafite amaboko, barampiga, baranyishyuza ibyo ntigeze niba. Mana, uzi neza ubupfu bwanjye, kandi n’ibicumuro byanjye ntibikwihishe. Nyagasani, Mugaba w’ingabo, sinzakoze isoni abakwiringira, ngo ntere ikimwaro abagushakashaka, Mana ya Israheli! Niyumanganya ibitutsi, ku mpamvu yawe, nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro; nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe, mba n’intamenyekana muri bene mama. Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya, n’ibyo bagutuka ni jye bishengura. Nicishije bugufi nsiba ibyo kurya, maze ibyo bimviramo ibitutsi; nambaye ikigunira cy’agahinda, nuko mpinduka urw’amenyo; abicaye ku irembo ni jye bataramiraho, n’abasinzi bangize indirimbo. Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye; igihe cyo kuntabara kirageze, Mana, Nyir’ubuntu budashira, undengere kuko ari wowe nkesha agakiza. Unsayure mu nzarwe, nekuzikama; umvane mu minwe y’abanyibasiye, unkure mu mazi abira! Sintwarwe n’amazi ahurura, ikizenga ntikindenge hejuru, kandi sincubire mu kuzimu kw’imva! Unsubize, Uhoraho, kuko impuhwe zawe zihebuje; ugirire urukundo rwawe maze unyiteho; ntuhishe umugaragu wawe uruhanga rwawe, ndi mu kaga, ntutinde kuntabara; umbe hafi ngo undengere, unkize abanzi banjye. Uzi uko ntukwa, ngasuzugurwa, ngakozwa n’ikimwaro; abanzi banjye bose bakuri imbere. Ibitutsi byambihije umutima, bimviramo no kurwara; ntegereza uwangoboka, ndaheba, nshaka uwampoza, sinamubona! Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi, inyota inyishe banyuhira indurwe. Ibirori byabo bizabagaruke, n’incuti zabo zibifatirwemo. Amaso yabo aragahumirako, n’umugongo ucike bubube. Ubacurireho umujinya wawe, n’umuriro w’uburakari bwawe ubokere. Urugo rwabo rurakaba itongo, amahema yabo abure abayatura. Barahuhura uwo wowe wihaniye, kandi bagashengura uwo wanegekaje. Ubahamye ibicumuro byabo byose, maze bekukugiraho ubwiregure; bahanagurwe mu gitabo cy’ubuzima, maze bekubarirwa hamwe n’intungane. Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare, ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure! Ubwo nzaririmbe izina ryawe, kandi ndyamamaze mu bisingizo. Ibyo bizanyura Uhoraho, kurusha ikimasa namutura, cyangwa imfizi y’amahembe n’ibinono. Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati «Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!» Kuko Uhoraho yumva abatishoboye, ntatererane abe bari ku ngoyi. Ijuru n’isi nibimurate, hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose. Kuko Imana izarokora Siyoni, ikazasana imigi ya Yuda, bakahasubirana, bakahatunga; inkomoko y’abagaragu bayo ikazaharagwa, maze abakunda izina ryayo bakahatunga. Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni iyo kwibuka. Mana, ngwino unyikirize, Uhoraho, banguka, undengere! Nibakorwe n’ikimwaro, abanyifuriza urupfu bose! Nibasubire inyuma, kandi bakozwe isoni, abanyifuriza nabi bose; abirirwaga banseka, nibatahane ikimwaro! Ahubwo nibaguhimbarirwemo, abagushakashaka bose; kandi abakunda agakiza kawe, bavuge ubudahwema bati «Imana ni igihangange!» Naho jyewe, w’umukene n’imbabare, Mana, ubanguke untabare! Ni wowe buvunyi bwanjye n’umukiza wanjye, Uhoraho, ntutindiganye! Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, sinzateterezwa bibaho. Mu butabera bwawe unkiranure, undengere, untege amatwi maze undokore. Umbere urutare negamira, nshobora guhungiramo buri gihe; wiyemeje kunkiza, wowe rutare rwanjye rw’intamenwa. Mana yanjye, urankize abagiranabi, unkure mu minwe y’ababisha n’abagome. Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani, Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye. Narakwisunze kuva nkivuka, unyitorera nkiva mu nda ya mama, ni cyo gituma nzahora ngusingiza. Abenshi baketse ko wamvumye, kandi ari wowe buhungiro bwanjye. Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe. Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru, ngo untererane imbaraga zincika. Abanzi banjye baramvuga, n’abangenza banyumvikaniyeho. Baravuga bati «Imana yaramutereranye, nimumuhige, mumusumire, nta we uzamutabara!» Mana, ntunjye kure, Mana yanjye, ubanguke undengere! Abahiga amagara yanjye, nibagende bakorwe n’isoni! Abanyifuriza nabi, nibahazwe agasuzuguro n’ikimwaro! Naho jyewe, nzahora nkwizera, nkuririmbire ubudahwema ibisingizo. Nzatangaza ukuntu uri indahemuka, iminsi yose namamaze agakiza kawe, kuko ibyiza byawe bitagira ingano. Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho, ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe. Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye, na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe. None ubwo ngeze mu zabukuru, Mana, ntuzantererane, kugira ngo nzashobore kumenyesha urubyiruko, kimwe n’imbyaro zose zizaza ibikorwa by’ububasha bwawe. Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje, wowe wakoze ibintu by’agatangaza, Mana, ni nde uhwanye nawe? Ku mpamvu yawe nemeye amakuba n’ibyago; nyamara uzangarukira umbesheho, maze unzikure mu nyenga y’ikuzimu. Uzansubiza agaciro kanjye, maze wongere umpumurize. Nanjye nzagusingiriza ku murya w’inanga, nzagushimire ubudahemuka bwawe, Mana yanjye, nzagucurangira umuduri, wowe Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Nzagusingiriza mu ndirimbo, nkuvugirize impundu kuko wanyunamuye. Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe, kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro! Yitiriwe Salomoni Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe, uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe; acire umuryango wawe imanza ziboneye kandi arengere n’ingorwa zawe. Imisozi nikwize rubanda amahoro, n’imirenge ibazanire ubutabera. Azarenganura rubanda rugufi, arokore abatindahare, kandi aribate uwabakandamizaga. Azaramba ak’izuba, amare ibihe bitabarika nk’ukwezi; amere nk’imvura igwa mu rwuri, mbese nk’imvura y’umurindi ibobeza ubutaka! Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure, mu mezi atabarika. Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi, avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi. Abamutambamiye bazapfukama imbere ye, maze abanzi be bazarigate umukungugu. Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura, abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire. Abami bose bazapfukama imbere ye, amahanga yose amuyoboke. Azarokora ingorwa zitakamba, n’indushyi zitagira kirengera. Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye, aramire ubuzima bwabo. Azabakiza ububisha n’agahato, kuko we abona amagara yabo afite agaciro. Azaramba bamuture zahabu y’i Saba; bazamusabire ubudahwema, bamwifurize umugisha iminsi yose. Hazaba uburumbuke bw’ingano mu gihugu, amahundo ahungabane kugeza mu mpinga z’imisozi, atubuke nk’indabyo zo muri Libani, umusaruro ungane n’ibyatsi byo mu mirima! Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe! Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli, we wenyine ukora ibitangaza! Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo, ikuzo rye riragasakara ku isi yose! Amen! Amen! Ngiri iherezo ry’amasengesho ya Dawudi, mwene Yese. Ni zaburi ya Asafu. Koko, Imana ikunda Israheli, n’abafite umutima ukeye bose. Nyamara hari hato ngasitara, habuze gato ngo ngwe; kubera ishyari nari mfitiye abagiranabi, kubona byose ari bo bihira! Nta cyo bigomwa kugeza bapfa, igifu cyabo gihora cyuzuye; nta cyo bazi mu miruho y’abantu, ibyago bibacaho bikagwira abandi. Ubwirasi burababereye nk’umutako, urugomo rubizihiye nk’umwambaro; umurengwe ubatera kurebana agasuzuguro, ubucakura bukabasaguka umutima. Barannyegana, bakavugana ububisha, bigamba uko bari buhemuke; imvugo yabo itera no mu ijuru, akarimi kabo kararitse ibyo ku isi. Ni yo mpamvu umuryango wanjye ubohokaho, bakawuhira amagambo yabo nk’amazi, bavuga bati «Imana izabimenya ite? Uwo hejuru iriya hari icyo yimenyera?» None ngaha abagiranabi, baragwiza umutungo, nta cyo bikanga. Naho jye kugumana ubupfura byamariye iki, ngo aha ndaharanira ubuziranenge! Buri munsi ndakubitwa, kandi buri gitondo ngahabwa igihano; nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo, najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe! Nuko mbanza gutekereza ngo mbyumve; ariko nsanga bimbereye urujijo, kugeza ubwo ninjira mu Ngoro y’Uhoraho, maze nsobanukirwa iby’amaherezo yabo. Ni koko, wabaganishije aharindimuka, ngo ubagushe mu mutego! Mbega ngo baracemererwa mu kanya gato! Bahindutse ubusa bishwe n’ubwoba! Nk’uko umuntu arota inzozi yakanguka akazibagirwa, nawe Nyagasani, uzabasuzugure, woye no kwibuka uko basa. Igihe umutima wanjye wari wuzuye amaganya, nashengutse umubiri wose, bwari ubugoryi bwo kutabyumva, nari igicucu mu maso yawe! Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe, umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboresha inama zawe, maze uzangeze mu ikuzo ryawe. Ni nde wundi ngira mu ijuru wo kuntabara? Nta kindi kindi nakwifuza hano ku isi, kandi ngufite! Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucogora, ariko wowe, Mana yanjye, uri urutare negamiye n’umugabane wanjye iteka ryose! Ngaha abakujya kure bararimbuka, abaguhungaho ukabatsemba. Naho jyewe, kwegera Imana ni yo mahirwe yanjye; Nyagasani Uhoraho, ni we niringiye, kugira ngo nzarate ibyiza byose yakoze. Ni igisigo cya Asafu. Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu? Ni iki cyatumye uburakari bwawe bugurumanira ubushyo bwo mu nkome yawe? Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera, ubwoko wishakiye ko bukubera imbata, wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe! Zamuka werekeza muri ayo matongo; wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero. Abagutambamiye bavugirije induru mu ijabiro ryawe watwakiriragamo, bahashinga amabendera yabo. Basaga n’abatutizi babanguye intorezo zabo mu ishyamba, bamenagurira icyarimwe amashusho, bayakubita intorezo n’amafuni! Ingoro yawe bayihereje inkongi, bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe! Ubwo abo bagome banoza umugambi wo gutwika aho bagusengeraga hose mu gihugu. Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga, nta n’umuhanuzi ukibaho, kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza! Mana, umwanzi azadutuka bihereze hehe? Mbese umwanzi azakomeza agusuzugure na ryari? Ni iki gituma udukuraho amaboko, ugakomeza kwipfumbata, nta cyo utumarira? Nyamara, Mana, uri umwami wanjye kuva kera na kare, ni wowe wagobotoye igihugu cyacu! Ni wowe wasatuye inyanja ku bubasha bwawe, ikiyoka cyo mu mazi, ukimenagura imitwe. Ni wowe wajanjaguye imitwe ya cya Leviyatani, ukigaburira inyamaswa zo mu nyanja. Ni wowe wavubuye isoko n’umugezi, wumisha inzuzi zidakama. Umunsi ni uwawe, ijoro na ryo ni iryawe; ni wowe wahanze ukwezi n’izuba; ni wowe washinze imipaka yose y’isi, icyi n’itumba, ni wowe wabishyizeho. Uhoraho, uribuke ko umwanzi yagututse, ko inyoko y’abasazi yandavuje izina ryawe! Ubuzima bw’abagukunda, ntubugabize ibikoko, ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe. Ibuka Isezerano ryawe, maze wirebere: amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo! Ntutume urenganywa atahana ikimwaro, ahubwo umukene n’imbabare bagende bakuramya! Uhoraho, tabara; urengere ibyawe, wibuke ibitutsi bidahosha bya bariya basazi! Ntiwibagirwe induru y’abanzi bawe, n’akamu kiyongera k’abagusembura! Igenewe umuririmbisha. Ijwi rya «Witsemba». Ni zaburi ya Asafu. Turagushimira, Mana, turagushimira, turiyambaza izina ryawe, tukamamaza ibyiza byawe. Uhoraho aravuga ati «Igihe nagennye nikigera, jyewe nzaca imanza zitabera. Isi ishobora guhungabana, kimwe n’abayituye bose, ariko ni jye ushyigikiye inkingi zayo. Nabwiye abirasi nti ’Nimurekere aho kwirata!’ n’abagiranabi nti ’Mutongera gushinga ijosi; nimwoye gukabiriza ububasha bwanyu, nimuhore ayo mateshwa yanyu!’» Imana ntiturutse mu burasirazuba cyangwa mu burengero bwaryo, emwe ntinavuye mu butayu cyangwa mu misozi; nyamara ngiyi iraje, yo mucamanza w’intabera, ucisha bugufi bamwe, abandi akabakuza. Uhoraho afite igikombe mu ntoki ze, kirimo divayi isharira kandi isembuye. Abagiranabi bose b’isi bazayinywa, bayikonoze kugeza ku matepfu. Naho jyewe, nzahora nsabagizwa n’ibyishimo, kandi nzacurangira Imana ya Yakobo, ari na yo izacubya ubwirasi bw’abagiranabi, maze ab’indahemuka babyutse umutwe. Igenewe umuririmbisha. Ku nanga z’imirya. Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu. Uhoraho yimenyekanyije muri Yuda, izina rye ryamamaye muri Israheli; yashinze ihema rye i Salemu, naho i Siyoni ahagira ikambere. Ni ho yavunaguriye intwaro z’intambara, ingabo, inkota n’imyambi. Uhoraho, mbega ngo uraba impangare, kubera ibirundo by’iminyago wabacuje! Ingabo z’intwari zaratsinzwe, zamburwa intwaro zazo zose, ari uko zatwawe n’ibitotsi. Igihe ubakangaranyije, Mana ya Yakobo, ibigari n’amafarasi byaracemerewe! Mbega ukuntu uteye ubwoba! Ni nde waguhangara igihe cy’uburakari bwawe? Itangazo ryawe ryumvikanira mu ijuru, isi igahindagana maze igatuza, kuko Uhoraho ahagurukiye urubanza, ngo arokore intamenyekana zo ku isi. Ndetse n’ubukana bw’abakurwanya buzaguheshe ikuzo, maze abaguhonotse ubagire imbata. Nimugirire Uhoraho Imana yanyu amasezerano kandi mujye muyuzuza; mwebwe mwese abamwegereye, nimuzanire amaturo Imana y’Impangare. Ni we ucubya ubwirasi bw’ibikomangoma, agakangaranya abami b’isi. Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu. Imana ni yo niyambaza, ndayitabaza, Imana ni yo niyambaza, kandi iranyumva. Igihe ndi mu kaga, ndangamira Uhoraho, mutegera amaboko ijoro ryose, ubutarambirwa, mbona ko nta kindi cyampoza. Iyo nibutse Imana, nsuhuza umutima, nakomeza kubizirikana, ngacika intege. Nyagasani, ntutuma ngoheka, mfite igishyika, nabuze icyo mvuga; ndibuka iminsi ya kera, n’imyaka yo mu gihe cyahise; ijoro ryose nkarara nibaza, ntekereza nshaka uko nabyumva. Mbese Uhoraho yadutererana burundu, bigatuma atazongera kudutonesha ukundi? Mbese impuhwe ze zaba zarakamye, akaba nta cyo agifite kutubwira? Mbese Imana yibagiwe impuhwe zayo? Uburakari se bwatumye idukuraho umutima? Ndibwira nti «Umubabaro wanjye, ni uko Nyir’ijuru yatuzinutswe!» Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho, nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera, nkazirikana ubutwari bwawe, maze nkagarukira ibigwi byawe. Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye! Nta yindi mana yindi yagusumba! Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza: wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe. Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe, ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu. Mana, amazi yarakurabutswe, amazi yarakurabutswe maze arihinda, aribirindura kugeza no hasi ikuzimu! Ibicu byavubuye amazi menshi, ari na ko inkuba zikubita, n’imyambi yawe inyuranamo. Uko inkuba yawe yoromaga, n’imirabyo ikamurika hose, ni na ko isi yatigitaga, igahinda umushyitsi. Wihangiye inzira mu nyanja, uca ikirari mu ndiri yayo, ntihagira n’umwe umenya aho unyuze. Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo, ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni. Ni igisigo cya Asafu Muryango wanjye, wumve neza ibyo nkwigisha, utege amatwi amagambo y’umunwa wanjye; ngiye kuvugira mu migani, ngo ntangaze amayoberane y’ibihe byahise. Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye, ibyo ba data batugejejeho, natwe ntituzabihisha abana bacu, ahubwo tuzamenyesha urubyaro rwacu, ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho, ububasha bwe n’ibyiza yakoze. Yashingiye itegeko Yakobo, ashyiraho amabwiriza muri Israheli, ategeka ababyeyi bacu kubimenyesha abana babo, kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye, ari bo bana bazavuka, ngo na bo bazabigeze ku mbyaro zabo. Ni ibyo bizatuma bizera Imana, bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze, ahubwo bagahugukira amategeko yayo; bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo, igisekuruza kitagira umutima ushyitse, ntikigire imigambi ihuje n’iy'Imana. Abo mu muryango wa Efurayimu bari bazi kurashisha umuheto, niba baratsimbuwe ku rugamba, ni uko bataye Isezerano ry’Imana, bakanga gukurikiza amategeko yayo. Biyibagije ibigwi byayo, n’ibyiza yari yarabagiriye, bya bitangaza yakoreye imbere y’ababyeyi babo, mu gihugu cya Misiri, mu mirambi ya Tanisi. Yasatuye inyanja, maze irabahitisha, kandi ihagarika amazi nk’inkike; ku manywa ibayoboza agacu kererana, n’icyezezi cy’umuriro buri joro. Yasaturiye ibitare mu butayu, ngo ibuhire isoko y’amazi afutse; urutare irubyaza imigezi itemba nk’amasumo. Nyamara bo bakomeje kuyicumuraho aho mu butayu, bagarambira Imana Isumbabyose; biyemeza kwinja Imana, bayaka ibyo kurya ngo bahage. Bitotombeye Imana, bavuga bati «Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu? Ni koko, yakubise urutare, iruvuburamo imigezi y’amazi; ariko se, yashobora no gutanga umugati, cyangwa ikabonera inyama umuryango wayo?» Uhoraho amaze kubyumva ararakara, umuriro wokera Yakobo, uburakari bugurumanira Israheli, kuko batari bizeye Imana, ntibiringire ubuvunyi bwayo. Nuko itegeka ibicu byo hejuru, maze yugurura amarembo y’ijuru; ibanyanyagizaho manu ngo barye, ibaha ingano zo mu ijuru, muntu arya umugati w’abamalayika, iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa. Nyuma ihuhera umuyaga w’iburasirazuba, kandi ku bubasha bwayo izana umuyaga w’amajyepfo, maze ibamanuriraho inyama zinganya ubwinshi n’umukungugu, ibagushaho inyoni z’uruhuri, nk’umusenyi wo ku nyanja; izirekurira rwagati mu ngando, hirya no hino y’amahema yabo. Bararya, maze barahaga, ibamara ityo irari bari bafite. Igihe batarashira ipfa, bagifite ibiryo mu kanwa, uburakari bw’Imana burabagwira, maze ibicamo ab’intwari, igubangura abanyamaboko ba Israheli. Nyamara ibyo ntibyababujije gucumura, no kutizera ibitangaza byayo. Noneho ubuzima bwabo, ibuhuha nk’umuyaga, n’imyaka yabo ihita vuba na bwangu. Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga, bakisubiraho, bakayigarukira! Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye, ko Isumbabyose ari yo ibarengera! Cyakora ntibayibwizaga ukuri, yari amagambo yo ku rurimi gusa; umutima wabo wari uyiri kure, n’Isezerano ryayo bataryizeye. Nyamara yo, Nyir’ibambe, aho kubarimbura, ikabababarira; kenshi yacubije uburakari bwayo, ntiyakurikiza uko bayibabaje. Yibuka ko ari abantu gusa, barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke. Mbega ngo barayigarambira mu butayu, bakayirakariza kenshi ahadatuwe! Bongeye kwinja Imana, no gushavuza Nyir’ubutagatifu wa Israheli, bibagirwa ibyo yabakoreye umunsi ibagobotora mu minwe y’abanzi! Nyamara yerekaniye ibimenyetso byayo mu Misiri, ikorera n’ibitangaza mu mirambi ya Tanisi; imiyoboro y’amazi iyihindura amaraso, kugira ngo batanywa ku migezi yabo. Yaboherereje ibibugu birabarya, n’imitubu irabajujubya; iterereza inzige mu myaka yabo, n’ibihore mu mbuto bavunikiye. Imizabibu yabo yayirimbuje urubura, n’imivumu yabo iyikobaguza amahindu; amatungo yabo iyagabiza urubura, n’amashyo yabo iyaterereza inkuba. Yabateje umuriro w’uburakari bwayo, umujinya, ubukana, n’ubumanjirwe, ibagabiza igitero cy’abamalayika b’icyorezo. Mu burakari bwayo ntiyabaterereje urupfu gusa, ahubwo ubuzima bwabo bwose, ibuteza umuze. Nuko inangura icyitwa uburiza cyose mu Misiri, n’abavutse mbere bo mu mahema ya Kamu! Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo, iwuyobora mu butayu nk’ubushyo bw’intama. Ibayoborana ituze, nta kibatera inkeke, naho abanzi babo barenzweho n’inyanja. Yabinjije mu gihugu cyayo gitagatifu, ari wo musozi wigaruriwe n’indyo yayo. Yirukanye amahanga imbere yabo, igihugu cyayo ikibagabanyamo iminani, amahema yayo iyatuzamo imiryango ya Israheli. Nyamara bakomeje kugomera Imana Isumbabyose, no kuyitambamira baca ku mategeko yayo; barayitengushye kimwe n’abasekuruza babo, basa n’umuheto uregutse ugatetereza nyirawo. Bayibabaje bajya mu masengero y’ahirengeye, bayitera ishyari kubera ibigirwamana byabo. Imana ibibonye ityo, irarakara, maze ihigika umuryango wa Israheli burundu; yimuka mu Ngoro y’i Silo, mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu. Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa, icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi; umuryango wayo iwugabiza inkota, yibasira abari imbata zayo. Umuriro urimbura abasore babo, naho abakobwa babo ntibatahirwa ubukwe; abaherezabitambo bicishwa inkota, maze abapfakazi babo ntibabaririra. Ubwo Nyagasani arakanguka, nk’uwari usinziriye, nk’intwari isindutse divayi; maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho. Ahigika umuryango wa Yozefu n’inzu ya Efurayimu ntiyayitora; ahubwo ahitamo inzu ya Yuda, umusozi wa Siyoni yikundira. Ahubaka Ingoro ye, arayikomeza nk’ibitwa by’ijuru, mbese nk’isi yashinze ubuziraherezo. Nuko yitorera Dawudi ho umugaragu, amukuye mu rwuri rw’intama; amuvana inyuma y’intama zonsa, kugira ngo aragire Yakobo, umuryango we, na Israheli, umurage we. Na we abaragirana umutima udakemwa, maze abayoborana ubwitonzi n’ubuhanga. Ni zaburi ya Asafu Mana, abanyamahanga barakurengereye, bahumanije Ingoro yawe ntagatifu, Yeruzalemu bayihinduye amatongo. Imirambo y’abagaragu bawe, bayigaburiye ibisiga byo mu kirere; imibiri y’abayoboke bawe, bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi. Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi, mu mpande zose za Yeruzalemu, kandi nta wasigaye ngo abahambe. Abaturanyi bacu baradutuka, twahindutse insuzugurwa mu badukikije. Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari? ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro? Ahubwo curira uburakari bwawe kuri ariya mahanga atakuzi, no kuri biriya bihugu bitakwiyambaza, kuko bariye Yakobo, umuryango wawe, bakayogoza umutungo we. Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu, udusanganize bwangu impuhwe zawe, kuko tugeze ahaga! Dutabare, Mana y’agakiza kacu, ugiriye ikuzo ry’izina ryawe; turokore, maze utubabarire ibyaha byacu, ugiriye izina ryawe. Ni iki cyatuma amahanga avuga ngo «Mbese Imana yabo iba hehe?» Nibabimenye, natwe tubyirebere, ko uhorera amaraso y’abagaragu bawe. Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye; wowe ufite ubushobozi umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa. Nyagasani, inabi wagiriwe n’abaturanyi bacu, urayikube karindwi ibashegeshe umutima. Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye, tuzakuririmbire ibisingizo iteka, mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe. Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Lisi y’Isezerano». Ni zaburi ya Asafu. Mushumba wa Israheli, tega amatwi, wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo, wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu, garagaza uwo uri we! Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase, garagaza ububasha bwawe, maze udutabare! Mana, tuzahure; ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire! Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzahereza he kurakara, kandi umuryango wawe ukwiyambaza? Abawe wabahagije agahinda, ubuhira amarira barayasinda; watugize irwaniro ry’abaturanyi, abanzi bacu baduhindura urw’amenyo! Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire! Mu Misiri wahagemuye umuzabibu, wirukana amahanga, ngo wongere uwutere; wawukijije ibyari biwubambiye, na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose. Igicucu cyawo cyatwikiriye imisozi, maze amashami yawo yugamisha n’amasederi yatumburutse; ugaba amashami yawo kugeza ku nyanja, n’imishibuka yawo igera ku Ruzi. Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo, ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi; amasatura ava mu ishyamba akawonona, n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha? Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke, urebere mu ijuru, witegereze, maze utabare uwo muzabibu; urengere igishyitsi witereye, n’umucwira ugukesha imbaraga. Abawutwitse bakawurimbura, bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe! Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe, uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga. Bityo ntituzongera kuguhungaho, uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe. Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire. Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ya Asafu. Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu, nimuhimbaze Imana ya Yakobo; Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako, mucurange inanga, ijyane n’iningiri; nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi, no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori. Iryo ni itegeko muri Israheli, ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo, itegeko yashinze inzu ya Yozefu, igihe yibasiye igihugu cya Misiri. Ndumva imvugo idasanzwe ngo «Urutugu rwe naruruhuye umuzigo, n’ibiganza bye birekura agatebo! Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara; ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba, nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. Umva, muryango wanjye, nkuburire, Israheli, iyaba washoboraga kunyumva! Iwawe ntihakabe imana yindi, ntugapfukamire imana y’imvamahanga! Ndi Uhoraho, Imana yawe, yakuvanye mu gihugu cya Misiri; wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza. Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye, kandi Israheli ntiyanyumvira; nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo, ngo bikurikirire ibyifuzo byabo. Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga! Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye, mu kanya gato nakubita abanzi bayo, ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya, abanga Uhoraho bagatangira kumukeza, bagahora bakangaranye ubuziraherezo! Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano, maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!» Ni zaburi ya Asafu. Imana ihagaze mu ikoraniro ry’ibyegera byayo, iracira imanza rwagati mu bikomangoma; iti «Muzahereza he guca imanza zidahwitse, no gushyigikira abagiranabi mubabera? Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi, murengere imbabare n’indushyi; nimurokore umunyantegenke n’umukene, mubagobotore mu minwe y’abagome! Ariko nta cyo baramenya, nta n’icyo bumva, bararindagira mu mwijima, bigeza n’aho inkingi z’isi zijegajega. Jyewe narivugiye nti ’Muri imana, kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose! Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda, maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’» Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza, kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose. Iyi zaburi ni indirimbo ya Asafu. Mana, wikomeza kwicecekera; wirebera gusa nk’ikiragi! Dore ngaha abanzi bawe barahinda, n’abakurwanya babyukije umutwe. Baragambanira umuryango wawe, banamanama kugusha abo urengera; baravuga ngo «Nimuze dutsembe umuryango wabo, maze izina rya Israheli rye kuzavugwa ukundi!» Bahurije inama hamwe, bumvikanira kukurwanya. Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli, ab’i Mowabu, na bene Hagara, bene Gebali, Hamoni na Amaleki, Abafilisiti hamwe n’Abanyatiri; ndetse n’Abanyashuru bifatanyije na bo, ngo batize amaboko bene Loti. Uzabagire nk’ab’i Madiyani na Sizera, nka Yabini ku mugezi wa Kishoni; bashiriye ku iriba rya Harodi, bahinduka ifumbire y’ubutaka. Ibikomangoma byabo uzabigenzereze nka Orebu na Zehebu, abatware babo bose ubagire nka Zebahi na Salimuna, bo bari barihaye kuvuga ngo «Twigarurire igikingi cy’Imana!» Mana yanjye, urabahungabanye nk’uko umurama uhuherwa n’umuyaga. Nk’uko umuriro uyogoza ishyamba, cyangwa ikirimi cyawo kikababura imisozi, nawe ubakurikize inkubi y’umuyaga, bahahamurwe na serwakira. Uruhanga rwabo urukwize ikimwaro, maze babaririze izina ryawe, Uhoraho! Bazahorane iteka isoni n’ubwoba, babure amizero, bicwe n’ikimwaro; maze bazamenyereho ko ari wowe wenyine, Uhoraho, Umusumbabyose ku isi hose! Igenewe umuririmbisha. Ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. Uhoraho, Mugaba w’ingabo, mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu! Umutima wanjye wahogojwe no gukumbura inkomane z’Uhoraho; umutima wanjye n’umubiri wanjye, biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima. Ndetse n’igishwi cyibonera inzu, n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo, ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mwami wanjye, kandi Mana yanjye! Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe, bakagusingiza ubudahwema! Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe, bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe. Iyo bambutse ikibaya cya Rurira, bakibyaza amasoko, maze imvura y’impangukano ikahuzuza ibidendezi. Uko bagenda ni ko imbaraga zabo ziyongera, maze bagatunguka imbere y’Imana i Siyoni. Uhoraho, Mana y’ingabo, umva isengesho ryanjye: utege amatwi, Mana ya Yakobo. Mana, wowe ngabo twikingira, reba, witegereze uruhanga rw’intore yawe. Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi. Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira, Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo; ntiyima ihirwe abagendera mu butungane. Uhoraho, Mugaba w’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. Uhoraho, watonesheje igihugu cyawe, ugarura bene Yakobo bari barajyanyweho iminyago; wababariye umuryango wawe icyaha cyawo, uzimanganya ibicumuro byawo byose. Wahosheje ubukana bwawe, uzibukira igikatu cy’uburakari bwawe. Tugarure, Mana mukiza wacu, maze ushire umujinya wari udufitiye. Mbese uzahora uturakariye igihe cyose, maze uburakari bwawe buhore bwiyongera? Si wowe se uzadukomorera ubuzima, maze umuryango wawe ukakuboneramo ibyishimo! Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe. Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze; aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be, bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo. Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya, kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu. Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye, ubutabera n’amahoro birahoberana. Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi, maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru. Uhoraho ubwe azabaha ihirwe, maze isi yacu izarumbuke imbuto. Ubutabera buzamugenda imbere, n’intambwe ze zigaragaze inzira. Isengesho mu yo bitirira Dawudi. Uhoraho, tega amatwi, unsubize, kuko ndi umunyabyago w’umukene. Undwaneho kuko nakuyobotse, wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye. Nyagasani, ngirira imbabazi, ni wowe ntakira umunsi wose. Shimisha umutima w’umugaragu wawe, kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani. Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe, wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose. Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye, uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira. Umunsi w’amage ndakwiyambaza, maze ukansubiza. Nyagasani, nta mana n’imwe muhwanye! Ibikorwa byawe ntibigereranywa. Amahanga yose wiremeye azaza agupfukamire, Nyagasani, maze ahimbaze izina ryawe, kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza, wowe wenyine, Mana y’ukuri! Uhoraho, unyigishe inzira zawe, nshobore gukurikiza ukuri kwawe; utoze umutima wanjye igitinyiro cy’izina ryawe. Nyagasani, Mana yanjye, nzakurata n’umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose, kuko impuhwe ungirira ari nyinshi, ukaba warazahuye umutima wanjye mu kuzimu. Mana yanjye, abirasi barampagurukiye, inteko y’abagiranabi yahigiye kunkuraho; ndetse nawe ntibanakwitaho. Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka, ngarukira maze undwaneho, utere inkunga umugaragu wawe, urokore umwana w’umuja wawe. Ugaragaze ko ngufiteho ubutoni, maze abanyibasiye bazakorwe n’isoni, nibabona ko ari wowe, Uhoraho, untabara ukampoza. Ni indirimbo, iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu: Uhoraho akunda amarembo yayo kurusha ingoro zose za Yakobo. Abakuvuga bose baragusingiza, wowe, murwa w’Uhoraho! «Mbarira Misiri na Babiloni mu bihugu binzi, kimwe n’Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya; hamwe n’abahavukiye bose! Naho Siyoni bose bazayite ’Mubyeyi!’ kuko buri muntu wese ayivukamo, kandi Umusumbabyose, ni we uyikomeje.» Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango, ati «Uyu n’uriya, na bo bayivukiyemo!» Maze ababyinnyi n’abaririmbyi bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho! Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Igenewe umuririmbisha. Ikaririmbwa bikiranya mu majwi anyuranamo.... Iri mu za Hemani, Umwezirahi. Uhoraho, Mana Mukiza wanjye, ndagutakira amanywa n’ijoro; wakirane ubwuzu isengesho ryanjye, maze utege amatwi amaganya yanjye. Kuko nugarijwe n’ibyago, n’urupfu rukaba rundi hafi. Nsigaye mbarirwa mu batakiriho, nk’umuntu washizemo agatege. Umwanya wanjye uri mu bapfuye, kimwe n’intumbi zirambitse mu mva, izo utacyibuka ukundi, kuko wabakuyeho amaboko. Wanzitse ikuzimu mu rwobo, mu mwijima w’icuraburindi; uburakari bwawe buranshikamira n’imivumba yawe irancundagura. Abari abanjye bose ubancaho, ungira agaterashozi mu maso yabo; ubu ndaboshye, ubutinyagambura, nahumye amaso kubera agahinda. Uhoraho, ndagutabaza umunsi wose, nteze ibiganza mbikwerekejeho. Mbese abapfuye ni bo uzakorera ibitangaza? Hari ubwo se baziyegura ngo bagusingize? Mbese mu mva ni ho baratira impuhwe zawe, cyangwa bakahavugira ubudahemuka bwawe? Mbese mu mwijima hari icyo bazi ku bitangaza byawe, cyangwa cy’ubutabera bwawe mu gihugu cy’abibagiranye? Ariko jyewe, ndagutakira, Uhoraho, kuva mu gitondo mba nakugejejeho isengesho ryanjye. Uhoraho, ni iki cyatuma untererana, ukampisha uruhanga rwawe? Nararushye ngera kure kuva mu buto bwanjye! Narihanganye, none ndananiwe. Uburakari bwawe bwaranyokereye, urancundagura none nsigaye ndi ubusa. Bwarangose nk’amazi umunsi wose, bunkoraniraho icyarimwe uko bungana. Abari abanjye bose wabanciyeho, nsigaye ntaramana n’umwijima. Ni inyigisho iri mu za Etani, Umwezirahi. Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe, kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo, ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru. Nagiranye isezerano n’intore yanjye, nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti ’Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo, kandi intebe yawe y’ubwami, nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’» Uhoraho, ijuru niryamamaze ibitangaza byawe, n’ubudahemuka bwawe mu ikoraniro ry’intungane. Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho? Ni nde mu batuye ijuru wagereranywa n’Uhoraho? Uhoraho ni igihangange mu ikoraniro ry’intungane, arusha igitinyiro ibyegera bye byose. Uhoraho, Mana y’ingabo, ni nde umeze nkawe? Uhoraho, uri impangare, ukikijwe n’ubudahemuka! Ni wowe uhosha ubwivumbagatanye bw’inyanja, ugacubya imivumba yayo yatutumbye. Ni wowe wahonyoye Rahabu nk’intumbi, abanzi bawe ubasanjisha ukuboko kwawe k’ububasha. Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, umubumbe w’isi n’ibiwurimo, ni wowe wabihanze. Amajyaruguru n’amajyepfo, ni wowe wabiremye, Taboru na Herimoni birasingiza izina ryawe. Ni wowe nyir’ukuboko k’ubutwari, nyir’ikiganza cy’ububasha n’indyo y’impangare. Ubutabera n’ubucamanza ni ikibanza cy’intebe yawe, impuhwe n’ubudahemuka bikugenda imbere. Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza, ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe, Uhoraho; umunsi bahimbazwa n’izina ryawe, bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe, kuko ubatera inkunga y’ikirenga, maze ugatuma twubura uruhanga. Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira, kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa, maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari, umwana w’umusore mutora muri rubanda. Nsanga Dawudi yambera umugaragu, maze musiga amavuta yanjye matagatifu; ikiganza cyanjye kizamuramira, n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga! Nta bwo azatungurwa n’umwanzi, n’umubisha nta bwo azamukangaranya; abamutambamiye nzabararika imbere ye, maze abamwanga nzabacurangure. Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we, maze azegure umutwe kubera izina ryanjye. Nzamuha kugenga inyanja, azagire n’ububasha ku nzuzi. We azanyiyambaza, agira ati ’Uri Data, uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’ Nanjye nzamugira imfura yanjye, n’ikirenga mu bami b’isi. Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo, kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho. Ingoma ye nzayikomeza iteka, n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru. Abana be nibarenga ku mategeko yanjye maze ntibakurikize amabwiriza yanjye, nibaca ku matangazo yanjye, kandi ntibakomeze amategeko yanjye, igicumuro cyabo nzagihanisha umunyafu, n’icyaha cyabo ngihanishe inkoni. Ariko sinzamunyaga impuhwe zanjye, kandi sinzahemuka ku Isezerano ryanjye. Sinzahuganya Isezerano ryanjye, kandi sinzisubira ku byo navuze. Narahirishije rimwe rizima ubutagatifu bwanjye, sinabeshya Dawudi bibaho! Inkomoko ye izahoraho ubuziraherezo, n’intebe ye y’ubwami izahoraho imbere yanjye nk’izuba; izahoraho ubudahungabana nk’ukwezi kuzaba gihamya, idahinyuka mu kirere.» Cyakora, wowe wahigitse intore yawe, urayisuzugura kandi urayirakarira; wihakanye isezerano wagiranye n’umugaragu wawe, uhumanya ikamba rye maze urita hasi! Waciye ibyuho mu nzitiro ze zose, ingerero ze zose uzigira amatongo; abahisi n’abagenzi baramusahura, abaturanyi be bose baramunnyega. Washishikaje abamutambamiye, abanzi be ubatera ishema; inkota ye uyimaraho ubugi, maze ntiwamutera inkunga mu mirwano. Wamushikuje mu kiganza inkoni y’ubwami, maze intebe ye uyitembagaza hasi; wageruye iminsi y’ubusore bwe, umukwiza ikimwaro. Uhoraho, uzihisha ugeze na ryari? Mbese uburakari bwawe buzakomeza bugurumane? Uribuke ko ubuzima bwanjye ari bugufi cyane, ko bene muntu wabaremeye ubusa! Ni nde muntu uzabaho, maze ntahure n’urupfu, amagara ye akayarura mu nzara z’ikuzimu? Mbese za mpuhwe zawe za kera zahereye he, Nyagasani, izo wari warasezeraniye Dawudi mu budahemuka bwawe? Uhoraho, uzirikane ukuntu basuzugura umugaragu wawe, hamwe n’iyi mbaga yose ndagijwe. Uhoraho, abanzi bawe barannyega, bagakurikiza umuvumo intore yawe! Uhoraho aragasingizwa iteka ryose! Amen! Amen! Isengesho rya Musa, umuntu w’Imana. Nyagasani watubereye ikiramiro, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi. Mbere y’uko imisozi ibaho, isi n’ibiyiriho byose bitararemwa, uri Imana iteka ryose rizira iherezo. Abantu ubasubiza mu mukungugu, kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!» Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise, ni nk’isaha imwe y’ijoro. Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi, bishira mu gitondo nk’icyatsi; mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura, nimugoroba rukarabirana, rugahunguka. Ni koko uburakari bwawe buradushegesha, maze ubukana bwawe bugatuma duhungabana. Ibyaha byacu ubishyira ahagaragara, urumuri rwawe rutahura amabanga yacu. Iminsi yacu yose irakendera ku mpamvu y’ubukana bwawe, n’imyaka yacu igahera nk’umwuka uhumekwa rimwe. Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera. Ni nde watahuye uburakari bwawe bukaze, ngo arusheho kubumenya kuko agutinya? Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze, bityo tuzagire umutima ushishoza. Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari? Babarira abagaragu bawe, utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo, kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu; udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo, n’imyaka ingana n’iyo twababayemo! Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe, n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo! Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe, ukomeze imirimo y’amaboko yacu, kandi uyihe kugira akamaro karambye! Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera, yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose. Ndabwira Uhoraho nti «Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye, Mana yanjye, ni wowe niringiye!» Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni, anagukize icyorezo kirimbura imbaga. Azagutwikiriza amababa ye, maze uzahungire mu nsi y’amoya ye; ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa. Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro, cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa, icyorezo cyubikiye mu mwijima, cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu. N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi, n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, wowe ariko ntakizaguhuganya. Uzabe maso gusa, maze wirebere igihano cy’abagiranabi. Koko Uhoraho ni wowe miringiro yanjye. Usumbabyose wamugize ubuhungiro bwawe, icyago ntikizagushyikira, n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe, kuko yategetse abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu maboko yabo, ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye; uzakandagira intare n’impiri, uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini. «Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura, nzamurinda, kuko azi izina ryanjye. Nanyiyambaza, nzamwitaba, nzamuba hafi mu gihe cy’amage, nzamurokora, maze nzamuheshe ikuzo. Nzamuhaza iminsi irambye, maze nzamwereke agakiza kanjye.» Ni zaburi. Indirimbo igenewe umunsi wa Sabato. Ni byiza kugusingiza, Uhoraho, no gucurangira izina ryawe, Musumbabyose; kwamamaza ineza yawe kuva mu gitondo, n’ubudahemuka bwawe ijoro ryose, ku nanga no ku muduri, no mu ijwi ry’iningiri. Kuko ibyo wakoze, Uhoraho, byanshimishije, nkaba ndata umurimo w’ibiganza byawe. Mbega ngo ibikorwa byawe, Uhoraho, biraba agatangaza! Mbega ngo ibitekerezo byawe biraba indashyikirwa! Ibyo umuntu w’ikiburabwenge ntabimenya, n’uw’igipfayongo ntabisobanukirwa. Abagome basagamba nk’ibyatsi, abagiranabi bagahora batohagiye, nyamara bazatsiratsizwa buheriheri. Naho wowe, Uhoraho, uri Indashyikirwa ubuziraherezo; ngaha abanzi bawe Uhoraho bagiye kurimbuka, abagiranabi bose batatane. Wampaye imbaraga nk’iz’imbogo, unsesekazaho amavuta akiri mashyashya; ijisho ryanjye ryiboneye abangenzaga, n’amatwi yanjye yiyumviye abangiriraga nabi. Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo, asagamba nka sederi yo muri Libani; ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho, akisanzurira mu nkike z’Imana yacu. No mu busaza bwe aba akera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire, kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari umunyabutungane, we Rutare rwanjye, ntiyigiramo uburiganya. Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare, Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije. Isi yarayishinze arayikomeza. Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega, uriho kuva kera na kare! Uhoraho, inzuzi zararanguruye, inzuzi zaranguruye ijwi ryazo, inzuzi zaranguruye umuririmo wazo. Igisumbya ijwi amazi nyamwinshi, kigasumba ibitunda by’inyanja, ni Uhoraho, Urukerereza mu ijuru. Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri; Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane, Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana. Uhoraho, Mana ihora inzigo, Mana ihora inzigo, igaragaze! Haguruka, mucamanza w’isi, uhimure abirasi! Uhoraho, abagiranabi bazahereza he, bazahereza he kwitera hejuru? Bihaye kuvuga bihandagaje, abo bagizi ba nabi, bafite uruvugiro. Uhoraho, umuryango wawe barawutsikamira, umurage wawe barawisha agahato; barica umupfakazi n’umusuhuke, impfubyi bakazihotora. Kandi ni ko bavuga ngo «Uhoraho ntabibona, Imana ya Yakobo ntibyitayeho!» Muritonde, mwebwe biburabwenge mu bandi bose! Mwa bipfapfa mwe muzumva ryari? Mbese nyir’uguhanga amatwi, ni we utumva? Uwahimbye amaso se, ni we utabona? Ukosora amahanga se, ni we udashobora guhana? Uwigisha muntu ubuhanga se, ni we mubura bwenge? Uhoraho azi neza ibitekerezo bya muntu, ko ari ubusabusa. Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora, maze ukamwigishisha amategeko yawe, kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba, igihe umugiranabi acukurirwa imva. Kuko Uhoraho adatererana umuryango we akaba atareka umurage we; ubucamanza buzakurikiza ubutabera, ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke. Ni nde uzamvuganira akankiza abagome, akandenganura imbere y’abagiranabi? Iyo Uhoraho ataza kuntabara, hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye! Iyo mvuze nti «Nta ho mpagaze!» ubuntu bwawe, Uhoraho, burandamira; igihe impagarara zinyuzuye umutima, ubuhumurize bwawe burampimbaza. Mbese waba icyitso cy’urukiko rurenganya, rutera amakuba runyuranya n’amategeko? Bibasira ubuzima bw’intungane, bagacira urwo gupfa umuziranenge. Ariko Uhoraho yambereye nk’ubuhungiro butavogerwa, Imana yanjye ni Urutare nikingamo; yabituye ububisha bwabo, maze abarimbuza ubugome bwabo, Uhoraho, Imana yacu, arabatsemba! Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho, turirimbe Urutare rudukiza; tumuhinguke imbere tumurata, tumuririmbire ibisingizo. Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange, ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose. Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye, maze akagenga n’impinga z’imisozi. Inyanja ni iye, ni we wayiremye, n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye. Nimwinjire, duhine umugongo twuname; dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye. Kuko we ari Imana yacu, naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe, n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye. Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye! «Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba, nko ku munsi w’i Masa, mu butayu, aho abasekuruza banyu banyinjaga, aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye. Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse, ntibazi amayira yanjye!’ Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.» Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, isi yose niririmbire Uhoraho! Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye. Uko bukeye mwogeze agakiza ke! Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga, n’ibyiza bye mu miryango yose! Kuko Uhoraho ari igihangange, akaba akwiye rwose ibisingizo, indahangarwa isumba imana zose; kuko imana zose z’amahanga ari ubusa, naho Uhoraho akaba yararemye ijuru. Arashashagira ubuhangare n’ishema, ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane. Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga, nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha, nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye. Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze, nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu, nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose. Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!» Yashinze isi yose, ntihungabana; imiryango yose ayicira urubanza rutabera. Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe! Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose! Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose, n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe, mu maso y’Uhoraho, kuko aje, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza mu butabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe. Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe, abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo! Igicu cy’urwijiji kiramukikije, ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye. Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere, maze kigatwika abanzi be impande zose. Imirabyo ye iboneshereza isi, ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi. Imisozi irashonga nk’ibishashara, mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose. Ijuru riramamaza ubutabera bwe, maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye. Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni, abiratana bose ibyo bipfabusa; bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye! Siyoni yarabyumvise maze irishima, imigi ya Yuda irahimbarwa, ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho. Kuko wowe Uhoraho, uri Musumbabyose ku isi yose, utambutse kure imana zose. Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi, kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be, akabagobotora mu kiganza cy’ababi. Urumuri rurasira ku ntungane, ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo. Ntungane, nimwishimire Uhoraho, maze mumusingirize ubutungane bwe. Zaburi. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuko yakoze ibintu by’agatangaza; indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu byatumye atsinda. Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe, atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga. Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe, agirira inzu ya Israheli. Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu. Nimusingize Uhoraho ku isi hose, nimuvuze impundu kandi muririmbe, nimucurangire Uhoraho ku nanga, ku nanga no mu majwi y’indirimbo, mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda; nimusingize Umwami, Uhoraho. Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo, isi yose, hamwe n’abayituye. Inzuzi nizikome mu mashyi, n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe, imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza rutabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe. Uhoraho ni Umwami, imiryango nihinde umushyitsi; atetse hejuru y’Abakerubimu, isi nihindagane! Uhoraho ni igihangange muri Siyoni, yisumbuye kure imiryango yose. Nibarate izina ryawe ry’impangare kandi ritinyitse: koko uri Nyir’ubutagatifu. Ububasha bw’umwami ni ugukunda ubutungane. Ni wowe waboneje byose, ni wowe washyize ubutungane n’ubutabera muri Yakobo. Nimusingize Uhoraho, Imana yacu, nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye, kuko ari Nyir’ubutagatifu! Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be, Samweli akaba mu biyambaza izina rye; biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva. Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana, bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye. Uhoraho, Mana yacu, wowe warabasubizaga, ubagaragariza ko uri Imana itinda kurakara, ariko ukabahanira n’ibyaha byabo. Nimurate Uhoraho, Imana yacu, maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu, kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu. Ni zaburi yo gushimira Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose, nimumugaragire mwishimye, nimumusanganize impundu z’ibyishimo! Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana, ni we waturemye, none turi abe, turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye. Nimutahe amarembo ye mumushimira, mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze, mumusingize, murate izina rye. Kuko Uhoraho ari umugwaneza, urukundo rwe ruhoraho iteka, ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane, maze ngucurangire, wowe Uhoraho. Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane; mbese uzansanganira ryari? Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye, mu bo tubana. Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye, nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi; ntiteze kuzanyanduza. Uw’umutima uryarya arangendere kure; nta ho mpuriye n’ubukozi bw’ibibi. Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha. Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira. Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyangamugayo, kugira ngo abe ari bo bankikiza. Ugendera mu nzira iboneye, ni we uzambera umunyamirimo. Umuntu wazobereye mu kubeshya, nta cyicaro azagira mu nzu yanjye, umunyabinyoma na we, ntazantunguka mu maso. Buri gitondo nzatsemba abagiranabi bose bo mu gihugu, kugira ngo abakora ibibi bose, mbarimbure mu murwa w’Uhoraho. Isengesho ry’umunyabyago igihe adandabiranye, maze agatura Imana amaganya ye. Uhoraho, umva isengesho ryanjye, induru yanjye nikugereho! Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe; jya untega amatwi igihe ngutabaje, maze wihutire kunsubiza! Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi, n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro. Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye, bikanyibagiza no kurya umugati wanjye. Aho ndi hose mpora nganya, ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa. Ndasa na sakabaka yo mu butayu, meze nk’igihunyira cyo mu matongo; ndara ntagohetse nk’inyoni yigungiye hejuru y’inzu. Umunsi wose abanzi banjye barantuka, barankwena, bakampigira. Ivu nsigaye ndirya nk’umugati, ibyo nywa nkabivanga n’amarira, ku mpamvu y’uburakari n’ubukana bwawe, waranteruye maze uranjugunya. Iminsi yanjye irarembera nk’igicucu, kandi ndumirana nk’ibyatsi. Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo, kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka! Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni, kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi, ayo magingo akaba ageze. Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo, bagashavuzwa n’itongo ryayo. Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho, n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe, kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya, akahigaragariza yuje ikuzo; ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo, akita ku byo bamusaba. Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza, maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho; kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru, aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi, kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa, kandi abohore abaciriwe urwo gupfa. Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho, n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu, igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe, kugira ngo bigaragire Uhoraho! Yacogoreje imbaraga zanjye mu nzira, agerura iminsi yanjye! Ndavuga nti «Mana yanjye, ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!» Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose. Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe. Byo bizashira, ariko wowe uzahoraho, byose bizasaza nk’umwambaro, ubihindure nk’uko bahindura umwenda; ariko wowe uzahora uri wa wundi, n’imyaka yawe ntizagira iherezo! Abahungu b’abagaragu bawe bazatura, maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mutima wanjye, singiza Uhoraho, n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu! Mutima wanjye, singiza Uhoraho, kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye! We ubabarira ibicumuro byawe byose, akakuvura indwara zawe zose; we warura ubugingo bwawe mu mva, akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe; we uhunda ubuzima bwawe ihirwe, maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma. Uhoraho akoresha ubutabera, akarenganura abapfukiranwa bose. Yamenyesheje Musa imigambi ye, n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye. Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe, atinda kurakara, kandi akagira ibambe. Ntatongana ngo bishyire kera, ntarwara inzika ubuziraherezo; ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu, ntatwihimura akurikije amafuti yacu. Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi, ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya; uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba, ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu. Uko umubyeyi agirira ibambe abana be, ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya; koko azi neza icyo twabumbwemo, akibuka ko turi umukungugu. Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi, akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima; umuyaga wamuhuhaho akazimira, akazimira adasize akarari. Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya, kuva iteka kuzageza iteka ryose, n’ubutabera bwe bugahora ku bana no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye, kandi bakibuka amatangazo ye ngo bayakurikize. Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye, maze ingoma ye ikagenga byose. Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese, mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye, mukamwumvira ako kanya akivuga. Nimusingize Uhoraho, ngabo ze mwese, mwe mutunganya icyo ashatse cyose. Nimusingize Uhoraho, biremwa bye mwese, aho muri hose mu ngoma ye. Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose! Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane, wambaye urumuri nk’igishura, urambura ijuru nk’ihema. Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe, ibicu ubigira igari ryawe, ugatambagirira ku mababa y’umuyaga. Imiyaga wayigize intumwa zawe, umuriro uwugira umufasha wawe. Isi wayiteretse mu kibanza cyayo, ntizigera na rimwe ihungabana. Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro, amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi. Iyo uyakangaye arahunga, ku ijwi ry’inkuba zawe akicubura; aharamba imisozi, akamanuka imibande, yerekeje ahantu wayageneye. Wahashinze umupaka atagomba kurenga, ku buryo atazongera kurengera ubutaka. Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma, agatemba hagati y’imisozi; akuhira inyamaswa zose zo mu gasozi, indogobe z’ishyamba zikahashirira inyota; hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari, zikaririmba zibereye mu mashami. Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo, isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe; umeza ubwatsi bw’amatungo, n’imyaka muntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga, na divayi ihimbaza umutima wa mwene muntu, kimwe n’amavuta amukesha uruhanga, n’umugati uramira imbaraga ze. Ibiti by’Uhoraho bifite amazi abihagije, kimwe n’amasederi yateye yo muri Libani; aho ni ho inyoni zarika, maze itanangabo ikiturira mu mizonobari. Imisozi miremire ni iy’ihene z’agasozi, amasenga yo mu bitare akaba ubwikingo bwa nyiramuhari. Ukwezi yakuremeye kuranga ibihe, izuba rikamenya igihe rirengera. Uzana umwijima, maze hakaba ijoro, inyamaswa z’ishyamba zikayagara; ibyana by’intare bigatontoma bishaka icyo bifata, maze bigasaba Imana icyo birya. Izuba ryarasa bikitahira, bikajya kubunda mu ndiri yabyo. Noneho muntu agasohoka iwe ajya gukora, akajya guhinga kugeza bwije. Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi! Byose wabikoranye ubwitonzi, isi yuzuye ibiremwa byawe! Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose, maze inyamaswa zitabarika, inini n’intoya, zikayijagatamo. Ni na ho amato magari acuragana, na cya Leviyatani waremeye kuhadabagirira. Byose ni wowe byiringira, biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye; urabiha bikayoragura, wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza. Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana; wabivanamo umwuka bigahwera, bigasubira mu mukungugu byavuyemo. Wohereza umwuka wawe, bikaremwa, maze imisusire y’isi ukayihindura mishya. Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo! Uhoraho arakishimira ibikorwa bye! We ureba isi, maze igahinda umushyitsi, yakorakora imisozi igacumba umwotsi! Nzaririmba Uhoraho, mu buzima bwanjye bwose, iminsi yose nkiriho nzacurangire Imana yanjye. Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure, maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo! Abanyabyaha nibakendere ku isi, maze abagiranabi bekubaho ukundi! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Alleluya! Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye, nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga; nimumuririmbire, mumucurangire, nimuzirikane ibitangaza yakoze; nimwishimire izina rye ritagatifu, muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho! Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha, mushakashake uruhanga rwe ubudahwema. Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje, ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye, mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we, bahungu ba Yakobo, abatoni be! Ni we Uhoraho, Imana yacu, umugenga w’isi yose. Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho, ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi, rya sezerano yagiranye na Abrahamu, akarisubiriramo Izaki mu ndahiro, rikaba umugambi yakomereje Yakobo, n’isezerano ry’iteka yagiriye Israheli, igihe avuze ati «Nzaguha igihugu cya Kanahani, kibe umugabane wegukanye!» N’ubwo bari bakiri mbarwa, ari agatsinda k’abasuhuke, bava mu gihugu bajya mu kindi, bava mu mahanga bajya mu yandi, Uhoraho ntiyaretse hagira ubahuganya, ndetse yihaniza abami, agira ati «Ntimugakore ku ntore zanjye, kandi ntimukagirire nabi abahanuzi banjye!» Nuko ateza inzara mu gihugu, ibyo kurya birabura; abanza koherezayo umuntu, Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara. Ibirenge bye babibohesha ingoyi, ijosi rye baryambika iminyururu, kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho rigaragaje ko ari umwere. Umwami ategeka kumubohora, umutegetsi w’amahanga aramufunguza. Amugira umugenga w’urugo rwe, umutegetsi w’ibintu bye byose, kugira ngo yigishe ibikomangoma uko ashaka, n’abanyacyubahiro be abatoze ubuhanga. Nuko Israheli aza mu Misiri, Yakobo asuhukira mu gihugu cya Kamu. Uhoraho aha umuryango we kororoka, urusha amaboko abanzi bawo; abahindura umutima ngo bange umuryango we, ngo bicishe amayeri abagaragu be. Atuma Musa, umugaragu we, na Aroni yari yaritoreye. Bombi berekanira ibimenyetso mu Misiri, n’ibitangaza by’Uhoraho mu gihugu cya Kamu. Yohereza umwijima, haba icuraburindi, ariko ntibahugukira ijambo rye. Amazi yabo ayahindura amaraso, yica amafi yabo. Igihugu cyabo kijagatamo imitubu, ndetse no mu byumba by’abami babo. Avuga rimwe, maze ibibugu birabatera, n’udukoko dutwikira igihugu cyabo cyose. Agusha urubura mu mwanya w’imvura, n’imirabyo ikwiza umuriro mu gihugu cyose; aritagura imizabibu n’imizeti byabo, avunagura ibiti by’igihugu cyabo. Yongera kuvuga, maze inzige ziratera, n’ibihore bitagira ingano; birya ibyatsi byose mu gihugu cyabo, birya n’imbuto z’ubutaka bwabo. Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu, n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore. Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu, nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo. Misiri yishimira ko bagiye, kuko ubuhahamuke bwari bwabajunjitse. Uhoraho ababambika hejuru igicu kibatwikira, akongeza n’inkingi y’umuriro wo kubamurikira nijoro. Bamutakiye, aboherereza inkware, abahaza umugati uturutse ku ijuru. Akingura urutare, maze amazi aravubuka; atemba nk’uruzi mu butaka bwumiranye. Koko yibutse isezerano rye ritagatifu yagiriye Abrahamu, umugaragu we! Nuko yimura umuryango wishimye, intore ze zisohokana urwamo rw’impundu. Abaha ibihugu by’abanyamahanga, maze bazungura ibyaruhiwe n’indi miryango, kugira ngo bazakurikize amatangazo ye, kandi bazakomeze amategeko ye. Alleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho, akamamaza ibisingizo bye byose? Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho, igihe cyose bagakurikiza ubutabera! Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe, maze uze untabare, kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe, mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe, nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe! Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu, twaragomye duteshuka inzira! Abasekuruza bacu mu Misiri ntibigeze bumva ibitangaza byawe; biyibagije impuhwe zawe nyinshi, bivumbura ku Musumbabyose hafi y’inyanja y’Urufunzo. Nyamara we, agirira izina rye arabarokora, kugira ngo yerekane ubushobozi bwe. Akangara inyanja y’Urufunzo, maze irumuka; abanyuza mu ndiri yayo, bayigendamo nk’uko bagenda mu butayu. Yabakijije abari babibasiye, abagobotora mu nzara z’umwanzi; amazi arenga ku banzi babo, ntihasigara n’umwe; nuko bemera ijambo ry’Uhoraho, baririmba ibisingizo bye. Ariko ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa bye, ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we; batangira kurarikira ibyo badafite, maze bagondoza Uhoraho mu butayu; na we abaha ibyo bifuzaga, ariko bibatera umurengwe. Hanyuma bagiriye Musa ishyari mu ngando, na Aroni, intungane y’Uhoraho; nuko isi irasama, imira Datani, iyongobeza n’abo mu ishyaka rya Abiramu; umuriro utwika igico cyabo, ikibatsi cyawo gitsemba abo bagiranabi. Kuri Horebu bacuze inyana, bapfukama imbere y’icyo cyuma; Uhoraho, we kuzo ryabo, bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi! Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo, we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye, ibitangaza mu gihugu cya Kamu, n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo. Yari mu migambi yo kubatsemba, iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere, ngo abuze ubukana bwe kubarimbura. Nyuma birozonze igihugu cyiganjemo ibyiza, ntibizera ijambo rye; bijujutira mu mahema yabo, ntibumvira ijwi ry’Uhoraho. Ni bwo abanguye ukuboko ararahira ko azabararika mu butayu, akazatatanya inkomoko yabo, bakazagwa mu bihugu by’amahanga. Nyuma bohotse kuri Behali w’i Pewori, biha kurya ku nyama zatuwe abazimu; imigenzereze yabo ishavuza Uhoraho, maze icyorezo kibadukamo. Ubwo ngubwo Pineyasi arahaguruka, arabahana, maze icyorezo kirahosha; ibyo bimuviramo ubutungane ku Mana, bwamuranzweho mu mbyaro zose zakurikiye. Bagomeye Uhoraho ku mazi y’i Meriba, batuma Musa ahagirira akaga; bamutesheje umutwe, maze avuga ibiterekeranye. Ntibatsembye ya miryango Uhoraho yari yababwiye; ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga, maze biha gukurikiza imico yabo. Bagaragiye ibigirwamana byabo, maze bibagusha mu mutego; abahungu babo n’abakobwa babo, babaturaho ibitambo by’ibigirwamana! Koko bamennye amaraso y’abatacumuye, bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo batambiriwe ibigirwamana by’i Kanahani; nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso. Barihumanyije kubera ibyo bakora, imigenzereze irabandarika; nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we, azinukwa abo yari yaragize abe. Ni ko kubagabiza ibiganza by’abanyamahanga, maze ababangaga, barabigarurira; abanzi babo babisha agahato, bashikamirwa n’ikiganza cyabo. Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga, ariko bo bagakomeza kumugomera, bakarushaho gusaya mu cyaha cyabo. Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo; yazirikana isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho; maze abari barabigaruriye bose, akabatera kubagirira impuhwe. Uhoraho, Mana yacu, dukorakoranye, utuvane mu bihugu by’amahanga, maze tuzahimbaze izina ryawe ritagatifu, twizihirwe no kugusingiza. Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli, kuva iteka n’iteka ryose! Maze imbaga yose izavuge iti «Amen!» Alleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agwa neza, n’urukundo rwe rugahoraho iteka. Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire, bo yakuye mu maboko y’umwanzi, maze akabakorakoranya abavana mu bihugu byose, mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Hari ababungeraga mu butayu, bakagenda ahantu hataba na mba, ntibabone inzira yerekera mu mugi utuwe; bakicwa n’inzara n’inyota, bakumva imitima yabo yaguye isari. Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; abayobora mu nzira ibangutse, kugira ngo bagere mu mugi utuwe. Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! Kuko yahaye icyo kunywa uwicwaga n’inyota, uwari ushonje akamufungurira, akijuta. Hari abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, bafungiranye mu byago no mu minyururu, kubera ko bari bigize ibigande ntibumvire Imana, maze bagasuzugura imigambi y’Umusumbabyose. Ni bwo imitima yabo ayicishije agahinda, bagwa umudari batagira kirengera. Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; abasohora mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, acagagura ingoyi zari zibaboshye. Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! Kuko yamenaguye inzugi z’imiringa, akajanjagura ibihindizo by’ibyuma. Hari abandi bari ibirimarima kubera ubusare bwabo, bahinduka nabi kubera ibyaha bahoragamo; imitima yabo ihurwa icyitwa ibyo kurya, byanga hato ngo barenge amarembo y’ikuzimu. Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; avuga ijambo ryo kubakiza, abarinda kujya mu mva. Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! Nibature ibitambo byo kumusingiza, bamamaze ibikorwa bye bishimye. Abakunda kugenda mu nyanja batwawe n’amato manini, bagacururiza mu mazi y’isanzure, abo ngabo biboneye ibikorwa by’Uhoraho, n’ibitangaza agaragariza mu ngeri y’inyanja. Yavuze rimwe, maze habyuka umuyaga w’inkubi, ututumbisha ibitunda mu nyanja. Nuko bakajya mu birere, hanyuma bagacubira ikuzimu, bakarwara bakamererwa nabi cyane; bakagira isereri bakadandabirana nk’abasinzi, ubuhanga bari basanganywe bukayoyoka. Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; wa muyaga w’inkubi awugaruramo ituze, ibitunda by’inyanja birahwama. Nuko bishimira ko ituze rigarutse, maze Uhoraho abajyana mu mwaro bashakaga. Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! Nibamuratire mu ikoraniro rya rubanda, bamusingirize no mu iteraniro ry’abakuru b’imiryango. Inzuzi azihindura ubutayu, ahari amasoko y’amazi hakumagara, n’igihugu cyera akagihindura ubutaka bw’umunyu, ku mpamvu y’ubugiranabi bw’abahatuye. Ubundi kandi ubutayu akabuhindura ikidendezi cy’amazi, n’ahantu h’imburamazi akahahindura amasoko; maze akahatuza abari bashonje, bakahubaka umugi wo kubamo, bagahinga imirima, bagatera imizabibu, bagasarura imbuto zeze. Uhoraho akabaha umugisha, bakororoka uko bukeye, kandi ntareke amatungo yabo agabanuka. Nyuma bakaza kugenda bagabanuka, bakazahara, babitewe n’ubutindahare, ibyago n’ububabare. Nuko agasuzuguza abakomeye, akababungereza ku gasi batazi iyo bajya. Nyamara akazamura umukene amukuye mu butindahare, n’imiryango akayiha kugwira nk’amashyo y’amatungo. Abantu b’intungane barabireba, bakishima, naho abagizi ba nabi bakaruca bakarumira. Mbese hari uwaba ashaka kumenya ubwenge? Niyitondere rero ibyo byose, maze azasobanukirwe n’ukuntu Uhoraho agira neza! Indirimbo. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro; iryo ni ryo shema ryanjye. Kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe, maze nkangure umuseke! Uhoraho, nzagusingiriza no mu yindi miryango, ngucurangire aho ndi hose mu mahanga; kuko impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru, n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu. Mana yanjye, baduka wemarare hejuru y’ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke, dukirishe indyo yawe, maze udusubize. Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, ntambagira umubande wa Sukoti! Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi, Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.» Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye? Ni nde uzangeza muri Edomu? Nta wundi utari wowe, Mana yatuzinutswe, none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu. Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi, kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho. Nituba kumwe n’Imana ni bwo tuzatsinda, ni yo izaribata abanzi bacu. Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mana wowe nsingiza, wikomeza kwinumira! Kuko abanyakarimi kabi n’abanyabinyoma bakokereza ari jye bibasiye, bakamvugisha bandyarya. Amagambo yabo y’urwango yanturutse impande zose, maze bakandwanya nta mpamvu. Umubano mwiza nabagiriye bawitura ibirego, nyamara jyewe nkavuga amasengesho mbasabira. Ineza mbagirira bayitura inabi, ubucuti mbagaragariza bakabwitura urwango. «Mushakire umugome umuhagarara iburyo, maze amushinje! Urubanza aburana, nirurangire atsinzwe ruhenu, maze najurira bimuviremo icyaha! Iminsi ye yo kubaho irabe mikeya, imirimo yari ashinzwe ihabwe undi, abahungu be bahinduke impfubyi, n’umugore we abe umupfakazi! Abahungu be barabe inzererezi n’abasabirizi, maze birukanwe mu matongo yabo; uwo yari abereyemo umwenda arakukumbe ibyo yungutse; abavamahanga basahure ibyo yaruhiye! Ntihakagire n’umwe umubera indahemuka, ntihakabe n’umwe ugirira ibambe impfubyi asize; urubyaro rwe rurakarimbuka, izina rye risibangane mu gisekuru kimwe gusa! Ibicumuro by’ababyeyi be biributswe Uhoraho, icyaha cy’umukecuru we cyoye guhanagurika. Ibyo byose ntibigasobe Uhoraho, maze atsembe ku isi icyatuma babibuka cyose! Ubwo uwo muntu atagira agatima k’imbabazi, agatoteza umukene ngo amwice, akibasira umutindahare wasumbirijwe, akanogerwa no kuvuma, yokokamwa n’umuvumo we, ntashake gutunga umugisha, yokabura umugisha. Ubwo yambaye umuvumo nk’igishura, ukamucengeramo nk’amazi, ugacengera mu mubiri we nk’amavuta, uwo muvumo urakamubera nk’umwambaro yambaye, umubere nk’umukandara ahora akindikije!» Nguko uko Uhoraho azitura abandega, kimwe n’abamvuga nabi bose. Naho wowe, Nyagasani, Mana yanjye, ndengera ugiriye izina ryawe; ubudahemuka bwawe burangwa no kugira neza, none nyirokorera. Ndi umukene n’umutindahare, n’umutima wanjye wankomerekeye mu nda. Ndarembera nk’igicucu kijya kurenga, barampinda nk’abirukana inzige. Sinkibasha guhagarara bitewe no kubura icyo ndya, n’umubiri wanjye wanyunyujwe no kutagira ibinure. Kuri bo nabaye insuzugurwa bikabije, iyo bambonye barajiginywa. Ntabara, Uhoraho, Mana yanjye, nkiza ukurikije impuhwe zawe; maze bamenye ko ari wowe wakinze ukuboko, bamenye ko ari wowe, Uhoraho, ukora byose. Bo baravuma, wowe ugatanga umugisha: bari banteye, ariko baracemererwa, maze umuyoboke wawe arishima. Abandegaga nibicwe n’ipfunwe, bamanjirwe, isoni bafite zibisesureho nk’igishura. Nzamamaza Uhoraho ndanguruye ijwi, nzamusingirize hagati y’imbaga y’abantu; kuko ahagarara iburyo bw’umutindahare, kugira ngo amukize abamucira urubanza. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!» Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha, Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni: «Ganza, ugenge abanzi bagukikije! Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!» Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho na gato, ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose, ku buryo bwa Malekisedeki.» Nyagasani ahora iburyo bwawe, agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe. Acira amahanga imanza, akagerekeranya imirambo, ku isi hose agatsemba abatware. Mu rugendo anywa amazi ku mugezi uhurura, bigatuma yongera kubyutsa umutwe. Alleluya! Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose, mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange. Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje, ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana. Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa, kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka. Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye, Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe. Abamwubaha abaha ibibatunga, akibuka iteka Isezerano rye. Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye, igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani. Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane, amategeko ye yose akwiye kwiringirwa. Yashyiriweho abo mu bihe byose kandi ku buryo budasubirwaho, akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu. Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora, agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye. Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba. Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho; abagenza batyo bose ni bo inararibonye. Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose. Alleluya! Hahirwa umuntu utinya Uhoraho, agahimbazwa n’amategeko ye! Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu, ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha. Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe, n’ubutungane bwe buhoraho iteka. Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri, rumurikira abantu b’intagorama. Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga. Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi, ibintu bye aba abigengana ubutungane. Nta bwo azigera ahungabana bibaho, azasiga urwibutso rudasibangana. Ntakangaranywa n’ibihuha bibi, akomeza umutima akiringira Uhoraho, umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga, agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa. Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya; ubutungane bwe bugahoraho iteka, akagendana ishema n’ubwemarare. Umugomeramana, iyo amubonye, arajiginywa, agahekenya amenyo, agashenguka; ibyifuzo by’abagomeramana biburiramo. Alleluya! Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo, maze musingize izina ry’Uhoraho! Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose! Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga, nihasingizwe izina ry’Uhoraho! Uhoraho asumba kure amahanga yose, n’ikuzo rye rigasumba ijuru. Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu, we utetse ijabiro hejuru iyo gihera, maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye? Ahagurutsa indushyi mu mukungugu, akavana umutindi mu cyavu, kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye, abakomeye bo mu muryango we. Umugore wari ingumba amushakira inzu, akamugira umubyeyi wizihiwe mu bana be. Alleluya! Igihe Abayisraheli basohotse mu Misiri, inzu ya Yakobo ikava mu gihugu cy’abanyamahanga, Yuda yahindutse igicumbi cy’Uhoraho, Israheli ihinduka ingarigari ye. Inyanja yarababonye, irahunga, Yorudani na yo irakimirana isubira inyuma; imisozi miremire isimbagurika nk’amapfizi y’intama, n’utununga dusimbagurika nk’abana b’intama. Mbe nyanja, utewe n’iki guhunga? Nawe Yorudani, utewe n’iki gukimirana usubira inyuma? Mbe misozi miremire, mutewe n’iki gusimbagurika nk’amapfizi y’intama? namwe tununga, mutewe n’iki gusimbagurika nk’abana b’intama? Butaka, itere hejuru imbere y’Umutegetsi, imbere y’Imana ya Yakobo, yo igira urutare ikaruhindura ikidendezi cy’amazi, n’ikibuye cy’intamenwa ikagihindura isoko idudubiza. Alleluya! Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho, miryango mwese, mumwamamaze; kuko urukundo adukunda rutagira urugero, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka! Alleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo, bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho, maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse. Uhoraho turi kumwe, nta cyantera ubwoba: umuntu wagira icyo antwara yaturuka he? Uhoraho turi kumwe, arantabara, maze abanzi banjye nkabarebana akajogo. Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abantu! Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abanyamaboko. Amahanga yose yari yantangatanze, ariko ku izina ry’Uhoraho ndayatsemba! Bari bantangatanze impande zose, ariko ku izina ry’Uhoraho ndabatsemba! Bari bantangatanze nk’amarumbo y’inzuki, ariko bazima nk’umuriro w’ibitovu, kuko ku izina ry’Uhoraho nabatsembye! Bashatse kumpirika ngo bangushe, ariko Uhoraho arantabara. Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye; ni we nkesha agakiza kose! Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi, nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane, baririmbe bati «Indyo y’Uhoraho yagaragaje ibigwi! Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye, maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!» Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho. Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze, ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu! None nimunkingurire imiryango nyabutungane, maze ninjire, nshimire Uhoraho! Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye: ab’intungane ni bo baryinjiramo! Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise, maze ukambera umukiza! Ibuye abubatsi bari barajugunye, ni ryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta! Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo, maze biba agatangaza mu maso yacu. Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo. Emera, Uhoraho, emera utange umukiro! Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo! Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho! Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho! Uhoraho ni Imana, aratumurikira. Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki, murinde mugera ku mpembe z’urutambiro. Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira, Mana yanjye, ndakurata. Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo, bagakurikiza amategeko y’Uhoraho! Hahirwa abumvira ibyemezo bye, bakamushakashaka babikuye ku mutima! Abo birinda gukora ikibi, ahubwo bagakurikira inzira ze. Ni wowe witangarije amabwiriza, ugira ngo bayakurikize ubutayahuga. Icyampa ngo inzira zanjye zihame, kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe! Ubwo rero sinzagira isoni zo kurangamira amategeko yawe yose. Nzagushimagiza n’umutima uboneye maze kumenya amateka atunganye uciye. Ugushaka kwawe nzagukurikiza, ntuzantererane bibaho. Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye? Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe. Ndagushakashakana umutima wanjye wose, ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe. Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima, ngira ngo ntagucumuraho. Uragasingizwa, Uhoraho! Umenyeshe ugushaka kwawe. Mpora ntondagura amateka yose waciye. Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe kuruta uko ubukire butera ibyishimo. Nzazirikana amabwiriza yawe, maze ndangamire inzira zawe. Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe, noye kuzibagirwa ijambo ryawe. Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho, maze nzakurikize ijambo ryawe. Mpumura amaso maze nzirebere ibyiza by’amategeko yawe. Ndi umushyitsi ku isi, ntumpishe imigambi yawe. Umutima wanjye wazonzwe no guhora nifuza kumenya amateka uciye. Ukangara ibivume by’abirasi bagendera kure y’amategeko yawe. Urandinde igitutsi n’agasuzuguro, kuko nakurikije ibyemezo byawe. N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi, umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe. Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa, imigambi yawe ni yo mfatiraho inama. Dore ndambaraye mu mukungugu, umbesheho ukurikije ijambo ryawe. Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza, unyigishe ugushaka kwawe. Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe, kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe. Umutima wanjye urashengurwa n’agahinda, unzahure ukurikije ijambo ryawe. Urandinde inzira y’ikinyoma, maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe. Nahisemo kutazagutenguha, nsobanukirwa n’amateka yawe. Nakomeye ku byemezo byawe, Uhoraho, ntuzankoze isoni! Inzira y’amatangazo yawe irambangukiye, kuko waguye umutima wanjye. Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe, kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro. Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe, maze nyakurikize n’umutima wanjye wose. Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe, kuko ari yo anezereje. Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe, aho kohoka ku maronko. Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge, unkomeze mu nzira zawe. Ukomereze umugaragu wawe isezerano, wateganyirije abayoboke bawe. Undinde igitutsi kintera ubwoba, kuko amateka uciye ari yo nyuramutima. Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe, untungishe ubutungane. Uhoraho, ubuntu bwawe nibunsendere, unkize nk’uko wabisezeranye! Sinzabure icyo nsubiza abantuka, kuko niringiye ijambo ryawe. Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri, kuko niringiye amateka waciye. Ndashaka gukurikiza amategeko yawe, iteka ryose rizira iherezo. Nzagire ubuzima buzira inkomyi, kuko nibanda ku mabwiriza yawe. Nzatangariza ibyemezo byawe, imbere y’abami, nta soni mfite. Amatangazo yawe yaranyuze, narayakunze cyane. Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze, maze nzazirikane ugushaka kwawe. Wibuke ijambo wabwiye umugaragu wawe, ari na ryo nakomeje kwizera. Ikintera ihumure mu byago byanjye, ni ijambo ryawe rizambeshaho. N’ubwo abirasi bansetse bikabije, sinigeze nteshuka ku mategeko yawe. Ndibuka amateka waciye kera, Uhoraho, maze bikantera guhumurizwa. Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana, batandukiriye amategeko yawe. Imigambi yawe ni yo ndirimbo yanjye mu nzu ntuyemo bushyitsi. Uhoraho, nijoro nibuka izina ryawe, kandi ngakurikiza amategeko yawe. Mu by’ukuri icyo ngenewe ni ugukurikiza amabwiriza yawe. Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye ni ugukurikiza ijambo ryawe. Ndashaka kukunyura n’umutima wanjye wose, umbabarire nk’uko wabisezeranye! Nasuzumye imibereho yanjye, nkaba nshaka kugarukira ibyemezo byawe. Nshishikariye ndatindiganyije gukurikiza amatangazo yawe. Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi, ariko sinibagiwe amategeko yawe. Rwagati mu ijoro ndabyuka ngo ngushimire, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye. Nifatanyije n’abagutinya bose, bagakurikiza amabwiriza yawe. Uhoraho, isi isendereye impuhwe zawe, unyigishe ugushaka kwawe. Wagiriye neza umugaragu wawe, Uhoraho, ukurikije ijambo ryawe. Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi, kuko niringiye amatangazo yawe. Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga, naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe. Uri umugwaneza n’umugiraneza, unyigishe ugushaka kwawe. Abirasi baranyandavurisha ibinyoma, ariko jyewe, nkurikiza amabwiriza yawe mbikuye ku mutima. Umutima wabo wazibiranywe n’ikinure, naho jyewe ngahimbazwa n’amategeko yawe. Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi, kugira ngo nitoze ugushaka kwawe. Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza. Ibiganza byawe byarandemye, maze birankomeza, umpe ubwenge, ngo nitoze amatangazo yawe. Abagutinya nibandeba, bazishima, kuko nizeye ijambo ryawe. Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye, kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi. Urukundo rwawe ni rwo rwampoza, nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe. Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho, kuko amategeko yawe antera ubwuzu. Abirasi banyicisha ibinyoma nibakorwe n’ikimwaro, jyewe nzirikana amabwiriza yawe. Abagutinya nibangarukire, bazamenye ibyemezo byawe. Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka, bityo sinzakorwa n’ikimwaro. Umutima wanjye uhangarije agakiza kawe, nizeye ijambo ryawe. Amaso yanjye ahangarije amasezerano yawe, nibaza nti «Mbese uzampoza ryari?» Nari meze nk’uruhago rutaze ku mwotsi, cyakora sinibagiwe ugushaka kwawe. Mbese iminsi uteganyirije umugaragu wawe ingana iki? Kandi uzacira ryari urubanza abantoteza? Abirasi barancukurira imyobo, batitaye ku mategeko yawe. Amatangazo yawe yose ni ukuri, barantotereza ubusa, urantabare. Narabandagaye, nsa n’ureba ikuzimu, cyakora sinateshutse ku mabwiriza yawe. Girira ubuntu bwawe, umbesheho, nzakurikize ibyemezo wivugiye. Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru. Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; isi wayishinze ubutajegajega. Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse, kuko isi yose ikugaragiye. Iyaba amategeko yawe atari anteye ubwuzu, mba narahitanywe n’ibyago. Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe, kuko ari yo untungishije. Ndi uwawe, unyirokorere, kuko ndangamiye amabwiriza yawe. Abagiranabi barashaka icyankuraho, jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe. N’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi! Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Iminsi yose ndayazirikana. Amatangazo yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose, yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye. Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose, kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe. Ndusha abasaza gusobanukirwa, kuko numviye amabwiriza yawe yose. Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi, kugira ngo nkomeze ijambo ryawe. Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye, kuko ari wowe uyantoza. Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera, kurusha ubuki mu kanwa kanjye! Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa, bituma nanga inzira zose z’ibinyoma. Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye. Narahiriye gukurikiza amateka atunganye waciye, kandi ni na ko nzabikomeza. Nacishijwe bugufi bikabije, Uhoraho, umbesheho nk’uko wabisezeranye. Uhoraho, wakire amasengesho ngutuye, maze unyigishe amateka waciye. Amagara yanjye asa nahora ancika, ariko sinibagirwe amategeko yawe. Abagiranabi banshandikiye umutego, ariko sinahuga ngo nitaze ibyo wantegetse. Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye, ni na byo byishimo by’umutima wanjye. Nshishikajwe no gukurikiza ugushaka kwawe, ni cyo gihembo cyanjye iteka ryose. Nanga imitima ijajanganya, maze ngakunda amategeko yawe. Ni wowe buhungiro bwanjye n’ingabo yanjye, niringiye ijambo ryawe. Bagiranabi, nimumve iruhande, kugira ngo nkomeze amatangazo y’Imana yanjye. Unshyigikire ukurikije amasezerano yawe, kugira ngo mbeho, ntukoze isoni amizero yanjye. Untere imbaraga kugira ngo ndokoke, nzarangamire ubudahwema ugushaka kwawe. Abadakora icyo ushaka urabahigika, kuko ibyo bigira byose ari ibinyoma. Abagiranabi bose b’isi, wabagize ibiseswa, ni cyo gituma nkunda ibyemezo byawe. Umubiri wanjye uradagadwa kubera kugutinya, kandi amateka uciye antera ubwoba. Nakoranye umurava n’ubutabera, ntunyegurire abanyisha agahato. Unyizeze ko byose bizantunganira, maze abirasi boye kunshikamira. Amaso yanjye ahangarije agakiza kawe, n’ijambo ryawe ry’ubutabera. Ugenzereze umugaragu wawe ukurikije impuhwe zawe, maze unyigishe amategeko yawe. Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge, kugira ngo menye neza imigambi yawe. Uhoraho, amagingo arageze ngo uhaguruke, kuko barenze ku mabwiriza yawe. Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe, kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye. Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye, nkanga imigirire yose y’ububeshyi. Amategeko yawe ni agatangaza, ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho. Guhishura amagambo yawe ni urumuri, abiyoroshya akabaha ubwenge. Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure, kuko mfite inyota y’amatangazo yawe. Hindukira undebe maze ungirire ibambe, nk’uko wabiteganyirije abagukunda. Intambwe zanjye uzikomereshe amategeko yawe, ntureke ubukozi bw’ibibi bunyigarurira. Unkize abantu banshikamiye, kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe. Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe, kandi unyigishe amategeko yawe. Amarira arashoka mu maso yanjye, kuko badakurikiza amabwiriza yawe. Uhoraho, uri umunyabutungane, ukaba intarenganya mu bucarubanza bwawe. Washyizeho amategeko yawe mu butabera, ugaragaza ukuri gushyitse. Ishyaka ry’uburakari rirangurumanamo, kuko abanzi banjye bibagirwa ijambo ryawe. Ijambo ryawe rizira ihinyu, kandi umugaragu wawe ararikunda. N’ubwo ndi intamenyekana n’insuzugurwa, sinigeze nibagirwa amategeko yawe. Ubutabera bwawe buhoraho iteka ryose, kandi amategeko yawe ni ukuri kudakuka. Ishavu n’ihagarikamutima byamfashe, ariko amatangazo yawe yo antera ubwuzu. Ibyemezo byawe ni ubutabera bw’iteka ryose, umpere ubwenge kubyumva maze nzabeho. Uhoraho, ndagutabaza n’umutima wanjye wose, unsubize; ndashaka gukurikiza ugushaka kwawe. Ndagutakambiye, urantabare, kugira ngo nkomeze ibyemezo byawe. Mbere y’umuseke mba ngutabaza, nizeye icyo uri buvuge. Mba nkanuye mbere y’uko bucya, kugira ngo nzirikane amasezerano yawe. Uhoraho, wumve ijwi ryanjye, kuko uri umunyampuhwe, umbesheho ukurikije amateka waciye. Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye, amategeko yawe ziyagendera kure. Wowe, Uhoraho, undi hafi, kandi amatangazo yawe ni yo y’ukuri. Kuva kera namenye ko ibyemezo byawe, wabishingiye kuzahoraho iteka. Reba ubutindi bwanjye, maze undokore, kuko ntibagiwe amategeko yawe. Burana urubanza rwanjye, maze ungobotore, undwaneho ukurikije amasezerano yawe. Abagiranabi umukiro ubari kure, kuko batumvira ugushaka kwawe. Uhoraho, impuhwe zawe ni igisagirane, umbesheho ukurikije amateka waciye. Abantoteza n’abanzi banjye ntibagira ingano, ariko sinateshutse ku byemezo byawe. Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi, kuko badakurikiza amasezerano yawe. Reba ukuntu nkunda amabwiriza yawe, Uhoraho, umbesheho ukurikije impuhwe zawe. Mbere ya byose ijambo ryawe ni ukuri: n’amateka waciye aratunganye kandi azahoraho iteka. Ibikomangoma biranyikomye nta mpamvu, ariko amagambo yawe yonyine ni yo mfitiye igitinyiro. Nshimishwa n’amasezerano yawe, nk’uwabonye iminyago itabarika. Nanga ikinyoma urunuka, ariko ngakunda amategeko yawe. Ngusingiza karindwi mu munsi, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye. Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye, kuri bo nta kibakoma imbere. Uhoraho, nizeye uburokozi bwawe, kandi nakurikije amatangazo yawe. Nkurikiza ibyemezo byawe mbikuye ku mutima, maze nkabikunda bihebuje. Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe, kandi ibyo nkora byose uba ubibona. Uhoraho, induru mvuza ikugereho, umpe ubwenge ukurikije ijambo ryawe. Ugutakamba kwanjye nikugere imbere yawe, undokore ukurikije amasezerano yawe. Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe, kuko umenyesha ugushaka kwawe. Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe, kuko amatangazo yawe yose atunganye. Ikiganza cyawe nikimbere ikiramiro, kuko nahisemo amabwiriza yawe. Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora, kandi amategeko yawe antera ibyishimo. Icyampa ngo mbereho kugusingiza, maze amateka waciye ambere ikiramiro. Ndabungera nk’intama yazimiye; ngwino utarure umugaragu wawe, kuko ntibagiwe amatangazo yawe. Indirimbo y’amazamuko Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho, maze na we aranyumva. Uhoraho, urandinde abantu babeshya, kandi bakarahira ibinyoma! Nk’ubwo se Imana izabahanisha iki, mwebwe, murahira ibinyoma? Izabahanisha imyambi yo ku rugamba, yatyarijwe ku makara y’umugenge. Mbega ibyago ngira byo gutura mu banyamahanga, no gutura rwagati mu bagome! Natuye igihe kirekire mu bantu banga amahoro; maze naba mvuze amahoro, bo bagashoza intambara. Indirimbo y’amazamuko. Amaso nyahanze impinga y’imisozi: mbese nzatabarwa n’uvuye he? Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho waremye ijuru n’isi. Ntazareka intambwe zawe zidandabirana, umurinzi wawe ntasinziriye. Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye, ntanahunyiza. Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe, ahora akurengera mu rugendo. Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa cyangwa umwezi wa nijoro. Uhoraho azakurinda ikibi cyose, anakurindire amagara yawe. Ni koko, Uhoraho azakurinda, kuva uhagurutse kugeza uhindukiye, uhereye ubu n’iteka ryose. Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye, bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» None urugendo rwacu rutugejeje ku marembo yawe, Yeruzalemu! Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza, umugi ucinyiye cyane. Aho ni ho imiryango ya Israheli, imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro, gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe. Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi, intebe yicaraho igihe aca imanza. Nimwifurize Yeruzalemu amahoro, muti «Abagukunda bose baragahorana ituze; amahoro naganze mu nkike zawe, n’ituze rikwire mu rugo rwawe!» Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye, mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!» Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu, nkwifurije ishya n’ihirwe! Indirimbo y’amazamuko. Nubuye amaso ari wowe ndangamiye, wowe uganje mu ijuru. Nk’uko abagaragu bahanga amaso ibiganza bya shebuja, nk’uko umuja adakura amaso ku kiganza cya nyirabuja, ni na ko natwe amaso twayahanze Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko ari butugirire impuhwe. Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe, kuko twahagijwe agashinyaguro! Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi n’agashinyaguro k’abikuza. Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Iyo Uhoraho ataturengera — ngaho Israheli nibyivugire — iyo Uhoraho ataturengera, igihe abantu bari baduhagurukiye, baba baratumize bunguri mu mugurumano w’uburakari bwabo. Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho, umugezi uhurura uba waraduhitanye; ubwo ngubwo amazi asuma, aba yaraturenze hejuru! Arakarama Uhoraho, we utatugabije amenyo yabo! Twararusimbutse nk’inyoni ivuye mu mutego w’umuhigi; umutego waracitse, turarusimbuka! Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina, we waremye ijuru n’isi. Indirimbo y’amazamuko. Abiringira Uhoraho, bameze nk’umusozi wa Siyoni: ntuhungabana, uhoraho iteka. Uko Yeruzalemu ikikijwe n’imisozi impande zose, ni ko Uhoraho abumbatiye umuryango we, kuva ubu n’iteka ryose. Nta na rimwe abategetsi b’abagiranabi bazigabiza umugabane w’intungane, ngo intungane na zo zibe zararikira ubukozi bw’ibibi. Uhoraho, abeza ubagirire neza, kimwe n’abafite umutima ugororotse. Naho abakurikiye inzira zigoramanze, Uhoraho urabigizeyo, kimwe n’abateza abandi ibyago! Amahoro arakaba kuri Israheli! Indirimbo y’amazamuko. Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago, twabanje kugira ngo turi mu nzozi! Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge, n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo. Nuko mu mahanga bakavuga bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!» Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo! Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago, ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu. Ni koko, umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo. Uko agiye, agenda arira, yitwaje ikibibiro cy’imbuto; yagaruka, akaza yishimye, yikoreye imiba y’umusaruro. Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni. Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa. N’aho mwabyuka mu gitondo cya kare kare, n’aho mwaryama mukesheje, mukanahirimbana mushaka ibibatunga, na bwo mwaba mugokera ubusa; ibyo byose Uhoraho abiha umukunzi we wisinziriye! Ni ukuri koko, abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho, abuzukuru n’abuzukuruza ni ingororano imuturukaho. Abana umuntu abyariye mu busore, bameze nk’imyambi mu ntoki z’uri ku rugamba. Hahirwa umuntu wayujuje mu mutana we! Nta bwo azaheranwa n’abanzi be, igihe azaba akotana na bo ku irembo ry’umugi. Indirimbo y’amazamuko. Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho, agakurikira inzira ze! Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe, uzahirwe kandi byose bigutunganire. Umugore wawe azamera nk’umuzabibu, warumbukiye mu nzu yawe; abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini, zikikije ameza yawe. Nguko uko ahabwa umugisha, umuntu utinya Uhoraho. Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni, unagirire amahirwe muri Yeruzalemu, iminsi yose y’ubugingo bwawe, maze uzabone abana b’abana bawe! Amahoro arakaba kuri Israheli! Indirimbo y’amazamuko. Barandwanyije kuva mu buto bwanjye, — ngaho Israheli nibyivugire!— barandwanyije kuva mu buto bwanjye, ariko ntibashoboye kuntsinda. Umugongo wanjye bawuciyeho imihora, boshye abahinga umurima. Ariko Uhoraho ntarenganya, yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje. Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose, maze bihinde basubira inyuma! Nibahinduke nk’ibyatsi bimera ku nzu, byo byumirana batarabirandura! Ni byo umusaruzi atuzuza mu biganza bye, n’ubihambira ntabikuremo umuba. Abahisi ntibakababwire bati «Nimugire umugisha w’Uhoraho, tubasabiye umugisha mu izina ry’Uhoraho.» Indirimbo y’amazamuko. Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure, Uhoraho, umva ijwi ryanjye. Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye! Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu, Nyagasani, ni nde warokoka? Ariko rero usanganywe imbabazi, kugira ngo baguhoranire icyubahiro. Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose, nizeye ijambo rye. Umutima wanjye urarikiye Uhoraho kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke, rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke. Israheli niyizere Uhoraho, kuko ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero. Ni we uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose. Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana, n’amaso yanjye nta cyo arangamiye; nta bwo ndarikiye ubukuru, cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze. Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje, nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina! Israheli, wiringire Uhoraho, kuva ubu n’iteka ryose! Indirimbo y’amazamuko. Uhoraho, ibuka Dawudi, n’ubuyoboke bwe bwose, we warahiriye Uhoraho, agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo, ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye, ngo ndambarare ku buriri bwanjye, ngo amaso yanjye ahumirize, n’ingohe zanjye zitore agatotsi, ntarabonera Uhoraho ikibanza, ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!» Twari twumvise ko buba i Efurata twabusanze mu mataba y’i Yahari! Nimuhogi twinjire aho atuye, dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye! Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe, wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe! Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane, maze abayoboke bawe bavuze impundu. Girira umugaragu wawe Dawudi, woye gutererana umwami wisigiye amavuta. Uhoraho yarahiye Dawudi, ni indahiro atazivuguruzaho, ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe, nzamugire umwami uzakuzungura! Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye, n’amatangazo nabamenyesheje, abahungu babo na bo bazicara ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.» Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni, ashaka ko imubera ingoro, ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose, ni ho nzatura kuko nabyifuje! Nzayiha umugisha, nyigwizemo ibiyitunga, abakene bayo mbahaze umugati; abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro, n’abayoboke bayo bazavuze impundu. Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi, nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye. Abanzi be nzabakoza ikimwaro, maze ikamba rye rizamubengeranireho.» Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe! Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe, agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni, maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we. Bimeze nk’ikime cyo ku musozi wa Herimoni, kisesa mu bitwa bya Siyoni! Aho nyine ni ho Uhoraho yagishishirije imigisha, hamwe n’ubugingo ingoma ibihumbi. Indirimbo y’amazamuko. Cyo nimusingize Uhoraho, mwese abagaragu b’Uhoraho, bahora mu Ngoro y’Uhoraho, mu bikari by’Inzu y’Imana yacu. Nimukeshe amajoro mwerekeje amaboko ku Ngoro ntagatifu, maze musingize Uhoraho. Uhoraho, naguhere umugisha kuri Siyoni, we waremye ijuru n’isi! Alleluya! Nimusingize izina ry’Uhoraho, nimumusingize, bagaragu b’Uhoraho, mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho, mu bikari by’Inzu y’Imana yacu. Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe, nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza. Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo, Israheli ayigira inyarurembo ye. Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange, ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose. Icyo Uhoraho ashatse cyose, aragikora, ari mu ijuru, ari no mu nsi, ari mu nyanja, ari n’ikuzimu.. Atumburutsa ibicu abivanye iyo gihera, akarekura imirabyo imvura ikagwa, akabyutsa imiyaga mu ndiri yayo. Ni we warimbuye ibyavutse uburiza mu Misiri, ari ubw’abantu, ari n’ubw’amatungo. Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza, iwawe mu Misiri nyir’izina, arwanya Farawo n’abagaragu be bose. Ni we watsinze amahanga menshi, yica n’abami b’ibihangange, barimo Sihoni, umwami w’Abahemori, na Ogi, umwami wa Bashani, n’ingoma zose za Kanahani; nuko igihugu cyabo agitangaho umunani, umunani yageneye Israheli, umuryango we. Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka, uzahora wibukwa n’imbyaro zose, kuko Uhoraho arenganura umuryango we, akagirira impuhwe abagaragu be. Ibigirwamana by’amahanga ni feza na zahabu, ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu. Bifite umunwa, ariko ntibivuge, bikagira amaso, ariko ntibibone; bifite amatwi, ariko ntibyumve, nta mwuka na busa ubiva mu kanwa! Ababikoze barakamera nka byo, kimwe n’ababyiringira bose! Mwebwe abo mu nzu ya Israheli, nimusingize Uhoraho, mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Uhoraho, mwebwe abo mu bwoko bwa Levi, nimusingize Uhoraho, mwebwe abatinya Uhoraho, nimusingize Uhoraho! Uhereye i Siyoni nihasingizwe Uhoraho, we uganje muri Yeruzalemu! Alleluya! Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Nimushimire Imana isumba izindi zose, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Nimushimire Umutegetsi w’abategetsi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ni we wenyine wakoze ibintu by’agatangaza, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, arema ijuru abigiranye ubuhanga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, akomeza ubutaka hejuru y’amazi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ni we wahanze imuri nini, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, arema izuba ngo rigenge amanywa, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, arema ukwezi n’inyenyeri ngo bigenge ijoro, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, maze ahavana Abayisraheli, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, abigiranye ububasha n’ukuboko kureze, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, maze ayinyuzamo Abayisraheli, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, ayirohamo Farawo n’ingabo ze, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Nuko yiyoborera umuryango we mu butayu, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, abatsindira abami bakomeye cyane, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, arimbura abami b’ibihangange, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, barimo Sihoni, umwami w’Abahemori, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, na Ogi, umwami wa Bashani, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Maze ibihugu byabo abibahaho umunani, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, umunani yageneye Israheli, umuyoboke we, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, maze atugobotora abanzi bacu, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ibiremwa byose abiha ikibitunga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Nimushimire Imana iganje mu ijuru, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka! Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni, ni ho twicaraga, maze tukarira iyo twibukaga Siyoni. Mu mashami y’imizibaziba yaho, ni ho twamanikaga inanga zacu. Ni bwo abari baratwigaruriye badusabaga kubaririmbira, n’abatwicishaga agahato, bakatwinginga ngo tubabyinire, bagira bati «Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.» Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho mu gihugu cy’amahanga? Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa, indyo yanjye izumirane! Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa, niba ndetse kukuzirikana, niba ntagize Yeruzalemu imena mu binshimisha! Uhoraho, urajye wibuka abahungu ba Edomu, ku munsi wa Yeruzalemu, bo bavugaga ngo «Nimuyirandurane n’imizi n’imiganda!» Yewe, mwari wa Babiloni, wayogoje ibihugu, hahirwa uzakwihimura ibyago waduteye! Hahirwa uzasumira ibitambambuga byawe, maze akabihondagura ku rutare! Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose, ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose. Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu, maze nkogeza izina ryawe, kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe, kuko warangije amasezerano yawe, bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara. Umunsi nagutakiye, waranyumvise, maze urampumuriza, unyongerera imbaraga. Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza, kuko bumvise amasezerano wivugiye. Bazarata inzira z’Uhoraho, bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero! N’ubwo Uhoraho akomeye bwose, ntabura kwita ku baciye bugufi, naho abirasi akabamenyera kure!» N’aho naba mu makuba y’urudubi, urangoboka ukambeshaho; ukubitagura abanzi banjye, maze indyo yawe igatuma mbatsinda. Uhoraho azankorera byose! Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo, ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese; iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba. Ijambo riba ritarangera ku rurimi, woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose. Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari, maze ukantwikiriza ikiganza cyawe. Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga; burajimije by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira. Najya hehe kure y’uruhanga rwawe? Nahungira hehe kure y’amaso yawe? N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari! N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari! N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya, maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja, n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana, indyo yawe ntigire ubwo indekura. Wenda nava aho nibwira nti «Nibura umwijima wo uzantwikira, maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije!» Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima, n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa. Ni wowe waremye ingingo zanjye, umbumbabumbira mu nda ya mama. Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye, ibikorwa byawe biratangaje: umutima wanjye urabizi neza rwose. Amagufwa yanjye ntiyakwikinze, igihe naremerwaga mu ibanga, nkaremwaremwa mu nda ya mama. Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga; iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe, na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho. Mana yanjye, mbega ngo ibitekerezo byawe birandenga, n’umubare wabyo ukambera urujijo! Iyo niyumije ngo ndabibarura, nsanga biruta umusenyi ubwinshi; nakeka ko mbirangije, ngasanga ukindenze! Mbe Mana, wakuyeho umugiranabi, n’abamena amaraso bakigira kure yanjye! Dore abanzi bawe bitwaje izina ryawe bagamije kubeshya, bakarivuga bagambiriye kugira nabi. Uhoraho, nabura nte kwanga abakwanga? Nabura nte kuzinukwa abakurwanya? Dore mbanga urunuka, babaye abanzi banjye bwite. Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye; nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira. Urebe niba ntari mu nzira mbi, maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera! Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, nkiza umuntu w’umugiranabi, undinde n’abanyarugomo, ba bandi bahora bazirikana kugira nabi, buri munsi bagasembura intambara; bagatyaza ururimi rwabo nk’urw’inzoka, bagahora bajunditse mu kanwa ubumara nk’ubw’impiri. Uhoraho, ntutume ngwa mu maboko y’umugiranabi, undinde n’abanyarugomo, ba bandi bahora bazirikana icyangusha. Abirasi banteze umutego ngo bamfatiremo, babohanyije imigozi barayishandika, maze ku nzira nyuramo bahaca ibico. Nuko mbwira Uhoraho, nti «Ni wowe Imana yanjye! Uhoraho, tega amatwi, wumve ijwi ryanjye rigutakambira!» Nyagasani Mana yanjye, wowe mbaraga nkesha agakiza kose, urarinde umutwe wanjye ku munsi w’intambara. Uhoraho, ntuzemerere umugiranabi icyo yifuza, ntuzareke imigambi ye imushobokera, naho ubundi yakwishyira hejuru. Abantangatanze hose bamvuga nabi, iyo nabi irakabahama! Barakanyagirwa n’amakara yaka, barohwe mu muriro, mu nyenga batazashobora kuvamo! Abanyakarimi kabi ntibakabeho mu gihugu; umuntu w’umunyarugomo n’umugiranabi, ibyago birakamujujubya ubudahwema. Nzi ko Uhoraho azarenganura abanyakababaro, akazarengera abakene. Nuko intungane zizogeze izina ryawe, abantu b’intagorama bature imbere yawe. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi! Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye. Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe, n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba. Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye, ushyire umurinzi ku munwa wanjye. Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi, ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi, mfatanyije n’abantu b’abagome; sinzasogongere na busa ku byo bakunda. Intungane inkubise impana, byo nabyemera: biba ari ukungirira neza! Naho amavuta y’abagiranabi, ntakangere ku mutwe bibaho, ahubwo isengesho ryanjye rihore rirwanya ubugome bwabo! Abatware babo bazahananturirwa mu manga, ni bwo bazumva ko amagambo yanjye yari aboneye. Nk’uko barima ubutaka, bakabutengura, ni ko amagufwa yabo azanyanyagira mu marembo y’ikuzimu. Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa! Undinde imitego banshandikiye, undinde n’imishibuka y’inkozi z’ibibi; abo bagiranabi abe ari bo bagwa mu mitego mitindi, naho jye nyice iruhande nikomereze. Ni inyigisho iri mu zo bitirira Dawudi, ikaba n’isengesho yaba yaravuze igihe yari yihishe mu buvumo. Ndanguruye ijwi ntabaza Uhoraho, ndanguruye ijwi ntakambira Uhoraho. Ndamutekerereza akababaro kanjye, ndamurondorera akaga ndimo. Igihe ntakigira icyo nshoboye, ni wowe umenya aho ngana; mu nzira ngendamo bahanteze umutego. Reba iburyo, witegereze: nta muntu n’umwe ukimenya! Sinkigira amahungiro, nta n’umwe ukinyitayeho! Ndagutakiye, Uhoraho, mvuga nti «Ni wowe bwikingo bwanjye, ni wowe mugabane wanjye ku isi y’abazima!» Wite ku miborogo yanjye, kuko ndi inkeho! Nkiza abantoteza, kuko bandusha amaboko. Nkura mu buroko, kugira ngo namamaze izina ryawe; maze intungane zizankikize, kuko uzaba wangiriye neza. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umva isengesho ryanjye, tega amatwi amaganya yanjye, maze unsubize ukurikije ubudahemuka n’ubutungane byawe! Ntushyire umuyoboke wawe mu rubanza, kuko imbere yawe nta n’umwe waba umwere. Hari umwanzi unyibasiye, ubugingo bwanjye arabukunenga hasi, dore aranyohera mu mwijima, mu bapfuye bo mu gihe cya kera. Sinkigira akuka, umutima wanjye wahahamutse. Ndibuka iminsi yo hambere, nkazirikana ibyo wakoze byose, ngatekereza ibikorwa by’amaboko yawe, maze nkarambura ibiganza mbikwerekejeho: kuko imbere yawe meze nk’ubutaka bwumiranye. Gira unsubize, Uhoraho, dore nta cyo nkishoboreye! Ntumpishe uruhanga rwawe, naho ubundi namera nk’abamanurirwa mu mva. Ngaragariza impuhwe zawe kuva mu gitondo, kuko ari wowe niringiye. Menyesha inzira ngomba kunyura, dore ni wowe ndangamiye. Uhoraho, nkiza abanzi banjye, dore ni wowe nashatseho ubuhungiro. Nyigisha kujya nkora icyo ushaka, kuko ari wowe Mana yanjye. Umwuka wawe mwiza, unjyane ahantu hategamye. Uhoraho, uzagirira izina ryawe umbesheho; uzagirira ubutungane bwawe umvane mu kaga ndimo; uzagirira impuhwe zawe urimbure abanzi banjye, kandi utsembe abanyibasiye bose, kuko ndi umuyoboke wawe. Iri mu zo bitirira Dawudi. Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye, we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana, n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba. Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye, ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye; ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe; ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke. Uhoraho, umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza? Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho? Umuntu ameze nk’umwuka uhumekwa rimwe, n’iminsi ye ikamera nk’igicucu gihita. Uhoraho, bogeka ijuru umanuke; kora ku misozi, icumbe umwotsi! Ohereza imirabyo, utatanye abanzi; rasa imyambi yawe ubakwize imishwaro. Ramburira ukuboko kwawe mu ijuru, maze undohore mu mazi magari, unkize amaboko y’abanyamahanga, bo bafite umunwa uvuga ibinyoma gusa, n’ukuboko kwabo kw’indyo kukavuguruza indahiro yabo. Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya, ngucurangire inanga y’imirya cumi, wowe uha abami kuganza, ugakiza Dawudi, umugaragu wawe. Urankize inkota kirimbuzi, umvane mu maboko y’abanyamahanga, bo bafite umunwa wo kuvuga ibinyoma gusa, n’imvugo yabo ntijyane n’ibikorwa. Abahungu bacu barabe nk’ingemwe, zakuze neza kuva zikiri nto. Abakobwa bacu barabe beza, nk’inkingi zitakishijwe Ingoro. Ibigega byacu birakuzura no hejuru, bisesekare imbuto z’amoko yose. Intama zacu zizororoke incuro ibihumbi, zibe uduhumbagiza mu bikingi byacu. Inka zacu zirakagwira, nta cyuho, nta bushimusi, nta n’induru ikivugwa iwacu. Hahirwa umuryango wifitiye ibyo byose, hahirwa umuryango Uhoraho abereye Imana! Igisingizo, cyitiriwe Dawudi. Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose. Uhoraho ni igihangange, akaba rwose akwiriye gusingizwa; ubwamamare bwe ntibugereranywa. Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze, bamamaze ibigwi byawe. Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe, mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza, rijyana n’ubwiza bwawe. Bazajya bavuga ububasha bwawe, wagaragaje ukora ibintu bihambaye, nanjye mvuge ubuhangange bwawe. Bazajya bahimbaza urwibutso rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu, maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe. Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro. Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose. Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize! Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe, bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe, n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe. Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba, uko ibisekuruza bigenda bisimburana. Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose. Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara. Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye, maze ukabaha icyo barya igihe kigeze. Ubumbura ikiganza cyawe, maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza. Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose. Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima. Ibyo abamwubaha bashaka arabikora; baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka. Uhoraho arinda abamukunda bose, ariko abagiranabi bose akazabarimbura. Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho, n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu, iteka ryose rizira iherezo! Alleluya! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose, ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho. Ntimukiringire abantu bakomeye, ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza. Umwuka we umara kumuvamo, agasubira mu gitaka yaturutsemo; kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we. Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi, maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye! We Muremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, akaba mudahemuka iteka ryose, akarenganura abapfa akarengane, abashonji akabaha umugati. Uhoraho abohora imfungwa, Uhoraho ahumura amaso y’impumyi, Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye, Uhoraho agakunda ab’intungane. Uhoraho arengera abavamahanga, agashyigikira impfubyi n’umupfakazi, ariko akayobagiza inzira z’ababi. Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo, akaba Imana yawe, Siyoni, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Alleluya! Nimusingirize Uhoraho mu ijuru, mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu! Nimumusingize, bamalayika be mwese, namwe, ngabo ze mwese nimumusingize! Nimumusingize, zuba nawe kwezi, mumusingize, nyenyeri zose zakirana! Juru ryisumbuye ayandi, ngaho musingize, nawe mazi yo hejuru y’ikirere! Byose nibisingize izina ry’Uhoraho, we wategetse bigahita bibaho; yabishyize mu myanya bizahoramo iteka, abishingira amategeko atazigera akuka. Nimusingize Uhoraho, namwe biremwa byo ku isi: bisimba byo mu nyanja no mu bizenga, muriro n’amahindu, rubura n’ibihu, nawe muyaga w’inkubi usohoza ijambo rye. Nimumusingize misozi mwese n’utununga, namwe biti byera imbuto n’amasederi yose; nyamaswa z’ishyamba n’amatungo yo mu ngo, nyoni zo mu kirere n’ibikururuka hasi! Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose, bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza, basore namwe bakobwa b’inkumi, basaza namwe kandi rubyiruko! Bose nibasingize izina ry’Uhoraho, kuko ari ryo rihatse ayandi yose, n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi. Ni we wateye ishema n’isheja umuryango we, bituma abayoboke be bamurata: ari bo Bayisraheli, imbaga y’ibyegera bye! Alleluya! Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be. Israheli niyishimire Uwayiremye, abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo. Nibasingize izina rye bahamiriza, bamuvugirize ingoma n’inanga. Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we, ab’intamenyekana akabahaza umukiro. Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza, ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo; bakore mu gahogo barata Imana, ari na ko bafashe mu ntoki inkota y’amugi abiri; kugira ngo bihimure amahanga, bahanireho imiryango y’ahandi; abami bayo bababoheshe iminyururu, abanyacyubahiro bayo babate ku mapingu, maze babarangirizeho urubanza rwabaciriwe. Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana! Alleluya! Alleluya! Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu, muyisingirize aho itetse ijabiro! Nimuyisingirize ibigwi yagize, muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi. Nimuyisingize muvuza akarumbeti, muyisingize mucuranga inanga n’iningiri. Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza, muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi. Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira, muyisingize muvuza ibyuma binihira neza. Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho! Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli. Iyi migani igamije kwigisha ubuhanga n’ubumenyi, no gusobanura amagambo aboneye. Igamije gutoza uburere nyakuri burangwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava. Ab’ibihubutsi ibaha kwitonda, abasore ikabaha kumenya no guhumuka. Umuhanga nayumva aziyungura ubumenyi, naho umunyabwenge abonereho uko ayobora abandi. Igamije kandi kungura ubwenge bwo gusobanukirwa n’imigani n’amarenga, ibiganiro by’abanyabuhanga hamwe n’inshoberamahanga zabo. Gutinya Uhoraho ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere. Mwana wanjye, ujye wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza; bizakubera nk’ikamba ry’ineza ku mutwe, cyangwa urunigi rwiza mu ijosi ryawe. Mwana wanjye, abagome nibashaka kukoshya, uzange! Bazagushuka bati «Ngwino tureme igico, tumene amaraso, umwere tumugwe gitumo nta mpamvu; tuzamurigisa ari mutaraga nk’uzimiriye ikuzimu, agende wese nk’uwo bahambye! Tuzaronka ibyiza by’amoko menshi, amazu yacu tuyuzuze iminyago. Nawe uzagira uruhare rwawe, twese tuzasangire iryo yabo.» Mwana wanjye, ntuzabakurikire, uzirinde guca mu mayira banyuzemo, kuko bashingura intambwe bagamije ikibi, bakihutira kumena amaraso. Ni byo, nta cyo bimaze gutega inyoni, kandi zose ziruzi umutego! Ariko bo, barema ibico, nyamara amaraso bagambiriye kuzamena ni ayabo bwite kandi babe ari bo bafatirwa mu mutego wabo! Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite. Ubuhanga buvugira ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose; ijwi ryabwo rikarenga hejuru y’andi yose, rigahamagarira hafi y’imiryango y’umugi, rigira riti «Yemwe, mwa bihubutsi mwe, muzaba ibicucu kugeza ryari? Abapfayongo bazishimira guseka ubusa kugeza ryari? Naho se injiji zo zizanga ubwenge kugeza ryari? Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye. Kubera ko nabahamagaye mukananira, nkabahereza ikiganza ntihagire n’umwe ucyitaho, mukamaganira kure inama zanjye kandi mukanga amabwiriza yanjye, nanjye rero nzabashungera amakuba nabagwirira. Koko, nzabaseka igihe icyago kizaba cyabugarije; cyabateye nk’inkubi y’umuyaga, amakuba yabayogoje nka serwakira, agahinda n’ishavu bibashengura. Ubwo nyine bazampamagara, ariko sinzitaba; bazanshakashaka ariko ntibazambona. Kubera ko banze kujijuka, ntibahitemo gutinya Uhoraho, bakanga inama zanjye, kandi bagasuzugura amabwiriza yanjye, ni cyo gituma bazarya imbuto z’ingeso zabo, bagahazwa n’imigambi yabo mibi. Ab’ibihubutsi bazira kutumva inama, kandi bakicwa no kwishongora. Ariko untega amatwi, agira amahoro, akaba mu ituze kure y’impungenge z’icyago.» Mwana wanjye, uzumve amagambo yanjye kandi amategeko yanjye aguturemo. Uzatege ugutwi ubuhanga, umutima wawe wumve ukuri. Ni koko, niwitabaza ubwenge ukiyambaza ubushishozi, ukabushakashaka nka feza, ukabucukumbura nk’ubukungu, ni bwo uzasobanukirwa gutinya Uhoraho icyo ari cyo, kandi ubonereho kumenya Imana, kuko Uhoraho ari we utanga ubuhanga, mu munwa we ni ho haturuka ubumenyi n’ukuri. Ab’indakemwa abafashisha inama ze, abanyamurava akababera nk’ingabo ibakingira; arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be. Ubwo rero, uzasobanukirwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava; mbese uzamenya inzira zose zitanga amahirwe. Bityo rero, ubuhanga nibumara kugucengera mu mutima, n’ubumenyi bukagutera kunezerwa, ni bwo ubushishozi buzakurinda, n’ubwenge bukubere ubuhungiro. Bizakubuza icyerekezo kibi, bigutsindire umuntu wese ugenza amagambo y’ubugome, n’abataye inzira y’ubutungane bakaboneza iy’umwijima; bamwe nyine banyurwa no gukora ikibi, bagahimbazwa n’ubugome bwabo bukabije. Ni bo barangwa n’uburyarya, kandi bakanyura inzira ziziguye. Nugenza utyo, uzirinda umugore w’undi cyangwa se uw’umuvantara w’amagambo asize umunyu, wa wundi watereranye incuti ye yo mu busore kandi akibagirwa isezerano ry’Imana ye. Ni koko, inzu ye ihengamiye ku rupfu, naho inzira ze zigana mu nyenga. Umuntu wese ugiye iwe, ntaba akigarutse ukundi, nta n’ubwo agera mu nzira y’ubuzima. Naho wowe, uzanyure inzira z’ab’inyangamugayo, ukurikize imyifatire y’intungane. Ab’indakemwa bazatura mu gihugu, abanyamurava bakiganzemo; naho abagome bacyirukanwemo, abagambanyi na bo bagicibwemo. Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye; bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi. Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe, kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu. Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe; mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe. Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi, bizatuma umubiri wawe unoga, n’ingingo zawe zose zigororoke. Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe; bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe. Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye, kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza. Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge, kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu. Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza. Iburyo bwabwo hatanga kuramba, naho ibumoso hagatanga umukiro n’ikuzo! Inzira zabwo zuzuyemo ibyishimo kandi ziganjemo amahoro. Ni igiti cy’ubuzima ku babushyikiriye; hahirwa ababufite! Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge. Ubuhanga bwe ni bwo bwatumye inyenga zifunguka, n’ibicu bikabyara urume. Mwana wanjye, ubwitonzi n’ubushishozi ntukabikureho amaso, ahubwo uzabikurikirane, ubitungishe roho yawe, bibe umurimbo w’ijosi ryawe. Bityo rero, uzagenda mu nzira nta cyo wikanga, ikirenge cyawe cyoye gutsikira. Nujya kuryama nta kizaguhungabanya, uzasinzira mu mahoro. Ntuzatinye icyago cy’impanuka cyangwa igitero cy’abagome, kuko Uhoraho azakwishingira, intambwe zawe akazirinda umutego. Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye. Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo «Genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha.» Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye. Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye. Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo, cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze, kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa. Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye. Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi. Abanyabuhanga bazagabirwa ikuzo, naho ibicucu bikorwe n’ikimwaro. Bana, nimwumve inyigisho y’umubyeyi, mwihatire kumenya ubwenge icyo ari cyo. Ni koko, inyigisho nabahaye ni ingirakamaro: ntimuzarenge ku byo nabatoje. Nanjye, data namubereye umwana mwiza, naho mama yankundaga nk’umuhungu w’ikinege. Nuko data akanyigisha, agira ati «Umutima wawe ujye wibuka amagambo yanjye, ukurikize amabwiriza yanjye, maze bizakuviremo kubaho. Jya wunguka ubuhanga, wunguke ubwenge; ntukabyirengagize, ngo uce ukubiri n’amagambo yanjye. Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda. Ujye ushakashaka ubuhanga: ni byo ntangiriro yabwo. Ujye ushakashaka ubwenge wifashishije ibyo utunze byose! Uzabupfumbate, buzagukuza; nubuhobera buzaguhesha icyubahiro. Buzakwambika umutamirizo w’ineza ku mutwe, bukwambike ikamba ry’ikuzo.» Mwana wanjye, tega amatwi, wakire amagambo yanjye, bizaguha kuramba umare imyaka myinshi. Nakuyoboye mu nzira y’ubuhanga, ngutoza inzira y’ukuri. Nta kizakubogamira mu rugendo rwawe, kandi niwiruka ntuzatsikira. Uzatsimbarare ku burere bwawe, ntuzabute, ahubwo uzabukomeze, kuko ari bwo buzima bwawe! Ntuzakurikire inzira y’abagome, cyangwa ngo uce mu nzira y’abagizi ba nabi. Uzahirinde, ntuzahanyure! Uzabyihunze uboneze ahandi! Kuko bo batajya basinzira, batabanje gukora ikibi, ntibagoheka batagize uwo bagusha. Koko rero umugati barya ni umwibano, na divayi banywa bayikesha urugomo. Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu; naho inzira y’abagome ni nk’umwijima, ntibaba bazi icyo bari butsikireho. Mwana wanjye, witondere amagambo yanjye, utege amatwi ibyo nkubwiye! Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe, kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza. Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho. Uzamagane amagambo y’ubugome, ugendere kure imvugo isebanya. Jya ureba imbere yawe, ugende uromboreje inzira imwe. Shakira ibirenge byawe aho binyura, kandi inzira zawe zihore ziboneye. Ntukayobagurike hirya no hino, ibirenge byawe ujye ubihungisha ikibi. Mwana wanjye, uritondere ubuhanga bwanjye, utege amatwi amabwiriza yanjye, kugira ngo ugumane ibitekerezo biboneye, n’imvugo yawe ihoremo ubumenyi. Ni koko, iminwa y’umugore w’indaya iba isize ubuki, n’amagambo ye aryohereye kurusha amavuta. Ariko ibyo ntibimubuza gusharira nk’umuravumba, amaherezo ugasanga atyaye nk’inkota ifite ubugi impande zombi. Ibirenge bye biramanuka bigana urupfu, intambwe ze zasatiriye inyenga. Aho kugira ngo ashake inzira igana ubuzima, arorongotana aho atazi. None rero, bana banjye, muntege amatwi, mwoye kwirengagiza amagambo yanjye. Uzagendere kure inzira ye, woye kwegera umuryango w’inzu ye, hato atazavaho aha icyubahiro cyawe abandi, n’ubuzima bwawe akabutegeza abanyarugomo; abavantara bagahazwa n’imitsi yawe, ibyo wagokeye bigatunga undi, maze amaherezo wamara kuzongwa wese, ugacura imiborogo. Ubwo rero uzicuza, ugira uti «Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho? Ni kuki ntumvise ijwi ry’abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga? Habuze gato ngo mbonere akaga mu ikoraniro no mu muryango!» Uzajye unywa amazi yo mu iriba ryawe, amazi ava mu isoko wicukuriye. Amasoko yawe ntakavuburire hanze, n’amariba yawe ngo asendere mu mayira. Uzayiharire wenyine, woye kuyasangira n’abanyamahanga. Isoko yawe nigire umugisha! Jya unezezwa n’umugore washatse mukiri bato; akubere nk’impara y’inkundwakazi, cyangwa isha iteye ubwuzu. Amabere ye azahore agushyushya, ntugahweme kunyurwa n’urukundo rwe. Mwana wanjye, ni kuki wararukira umugore w’undi, ugahobera umuvantara umusoma mu gituza? Ni koko, imigenzereze ya buri wese yiyerekana mu maso y’Uhoraho, agakurikirana inzira ze. Umugome azafatirwa mu mutego w’ubwicanyi bwe, ajishwe n’ingoyi y’icyaha cye. Azicwa no kutagira uburere, azire ubusazi bwe bwamurenze. Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe, hakaba hari n’undi mwagiranye amasezerano, niba rero waraguye mu mutego biturutse ku magambo y’akanwa kawe, n’imvugo yawe bwite ikaba ari yo ikuboshye, dore uko uzagenza, mwana wanjye, kugira ngo wigobotore. Kubera ko mugenzi wawe yakwigaruriye, genda umwinginge, umuguyaguye. Uramenye ntuzasinzire cyangwa ngo urushye ugoheka; ugomba kwibohora mu mutego, nk’uko isha cyangwa inyoni zigobotora iyo zatezwe. Wowe w’umunebwe, sanga urutozi! Uzitegereze imigenzereze yarwo, uzahungukira ubwenge. Nta we urugenzura, ntirugira umukoresha cyangwa umutware. Mu mpeshyi rwishakira ibizarutunga, naho ku mwero rugahunika ibiryo byarwo. Wowe w’umunebwe, uzaryamira kugeza ryari? Uzabaduka mu bitotsi byawe ryari? Uti «Henga nsinzire gato, ngoheke gato, nirambike gato, mbe nipfumbase!» Ngaha rero ubukene bwagutungura nk’igisambo, n’ubwinazi bukakugwa gitumo nk’igisumizi. Umuntu w’imbunzamunwa aba ari ikiburaburyo n’inkozi y’ibibi! Agenda yica ijisho, akavugisha ibirenge, agaca amarenga akoresheje intoki. Ubutindi bumwarika ku mutima, agahorana imigambi y’ubugome, kandi aba ari gashozantambara. Ni yo mpamvu amakuba azamugwa gitumo, akenyagurike ibi bitagira urwungo. Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi bimutera ishozi. Ni ibi: amaso y’agasuzuguro, akarimi kabeshya, ibiganza bimena amaraso y’umwere, umutima wiga imigambi y’ubugome, intambwe zikatarije ikibi, uwo batanzeho umugabo, akemeza ibinyoma, n’uwigira gashozantambara mu bavandimwe. Mwana wanjye, uzakurikize amategeko ya so, kandi woye guhinyura inyigisho za nyoko. Uzabikomeze ku mutima igihe cyose, kandi uhore ubyiziritse ku ijosi. Aho uzajya hose bizakuyobore, bibe hafi y’uburiri bwawe bikubikire, maze abe ari byo utekereza ukangutse. Koko rero, itegeko ni itara, naho inyigisho ikaba urumuri. Inama z’uburere bwiza ni inzira y’ubuzima, ni zo zizakurinda umugore w’inkozi y’ibibi, n’akarimi gasize umunyu k’umuvantara. Ntuzararikire uburanga bwe mu mutima wawe, kandi ntuzemere ko akwicira ijisho, kuko umugore w’indaya aba yishakira igisate cy’umugati, naho uwashyingiwe, iyo musambana, ashobora kukwicira ubuzima. Umuntu yakwirahuriraho umuriro ate, maze imyenda ye ntishye? Naho se uwagenda hejuru y’amakara agurumana, ibirenge bye byareka gushya bite? Nguko uko bigendekera ushigukira umugore wa mugenzi we: uzamujyaho wese, ntazamuvaho amahoro. Igisambo kibira ko gishonje, kugira ngo cyuzuze igifu cyacyo kirimo ubusa, ibyo ntikibigayirwa. Nyamara ariko iyo gifashwe, gisubiza ibyo cyibye incuro ndwi, kigatanga ibyo gifite mu nzu byose. Naho usambanya umugore w’undi aba ari umusazi; amukomoraho intandaro y’urupfu. Bimukururira inkoni n’ibitutsi, kandi ikimwaro cye ntigihanagurika. Koko rero, gufuha bizatera umugabo umujinya mwinshi, yoye kuzagira impuhwe mu gihe cyo kwihorera. Nta ndishyi ibaho azemera; nta yo azakira n’iyo wamuhongera ibya mirenge. Mwana wanjye, uzite ku magambo yanjye, amategeko yanjye uzayahamane. Amategeko yanjye ujye uyatunganya, bizakuviramo kubaho, inyigisho zanjye zikubere nk’imboni zo mu maso. Uzabihambire ku ntoki zawe, ubyandike mu mutima wawe, nk’aho ari ku kabaho. Uzabwire ubuhanga, uti «Uri mushiki wanjye!» naho ubwenge ubwite ngo «Mugenzi wanjye.» Ibyo bizakurinda umugore w’indaya n’umuvantara ufite amagambo aryohereye. Nahagaze mu idirishya, ndebera mu myenge yaryo, mbona kimwe muri bya bicucu; mu bahungu narabutswemo umusore utagira ubwenge. Yanyuraga mu nzira, hafi y’aho uwo mugore w’indaya yari atuye, nuko akaboneza agana iwe, haba ku mugoroba ku gicamunsi, haba mu gicuku mu ijoro rwagati. Noneho uwo mugore akamusanganira, yambaye nk’indaya, uburyarya bumwuzuye umutima. Aba yarubiye, nta rutangira, amaguru ye ahora yirukanka, ntajya aguma iwe. Nguwo mu mayira, nguwo mu isoko; aho ari hose, aba afite icyo yubikiye. Ubwo rero, aramusingira, akamusomagura, akamubwira nta soni, ati «Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye. Ni yo mpamvu naje kugusanganira kugira ngo ngushake, none nakubonye. Uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti, imyenda y’amabara menshi, na hariri yo mu Misiri. Nabuminjagiyeho manemane, ishangi n’umusagavu. Ngwino twishimishe kugeza mu gitondo; tunezerwe hamwe mu rukundo! Umugabo wanjye ntari imuhira, yazindukiye ahantu kure; yitwaje isaho ya feza, azagaruka ukwezi gutaha kwazoye.» Ubwo nyine yifashisha iyo mvugo y’indyarya, akamwemeza, akamushukisha amagambo ye asize umunyu. Nuko wa musore akamwoma mu nyuma, nk’imfizi y’inka igiye mu ibagiro, cyangwa umusazi baboshye bakamujyana mu ihaniro kugeza ubwo umwambi umuhinguranije umwijima. Aba ameze nk’inyoni yirukankira umutego, ntamenye ko ari ubuzima bwe agiye koreka. None rero, bana, nimuntege amatwi, mwumve amagambo mbabwira. Umutima wawe ntuzigere uboneza muri ibyo birere, ngo uyobere muri ayo mayira. Koko rero, bene abo bagore bishe benshi, barabagusha, ndetse muri abo bishwe, harimo abanyembaraga! Inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu. Mbese ubuhanga ntibutera hejuru? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi? Buhagarara mu mpinga ndende y’imisozi iruhande rw’umuhanda, bugahamagarira mu mayira abiri, hafi y’imiryango binjiriramo bajya mu mugi, bugira buti «Bantu mwese, ni mwe mpamagara! Ijwi ryanjye rirabwira bene muntu! Ab’ibicucu, nimumenye kwitonda; abapfayongo, mumenye ubwenge. Nimutege amatwi, ibyo mbabwira ni ingirakamaro, kandi iminwa yanjye ivuga ukuri. Ni koko, umunwa wanjye uvuga ukuri gusa, ubugome buwutera ishozi. Amagambo yanjye yose araboneye, ntarangwamo igitotsi cy’uburyarya n’ubugome. Uzi kumva wese asanga ari amanyakuri, kandi yorohera uwajijukiwe n’ubumenyi. Nimufate ibyo mbatoza, aho guharanira feza; muhitemo ubumenyi aho gushaka zahabu iyunguruye.» Koko rero, ubuhanga busumbye amasaro y’igiciro, kandi mu byo umuntu yifuza, nta na kimwe bihwanye. Jyewe ubuhanga, indaro yanjye ni ubwitonzi, nkagira n’ubwenge bwo gushishoza. Kubaha Uhoraho, ni ukwanga ikibi. Nanga ubwirasi, agasuzuguro, imyifatire mibi n’umunwa wuzuye ubugome. Ndangwa n’inama n’ubushishozi, ndi ubwenge, mfite n’ububasha. Ni jye wimika abami, n’ibikomerezwa nkabiha guca amateka aboneye. Abategetsi ni jye bakesha gutwara, n’ibikomangoma nkabiha guca imanza zitabera. Jyewe nkunda abankunda, kandi abanshaka bose barambona. Iwanjye haba ubukire n’ikuzo, ubukungu budashira n’ubutabera. Imbuto yanjye iruta kure zahabu iyunguruye, kandi umusaruro wanjye usumbye kure feza y’igiciro. Ngendera mu nzira y’ubutabera, no mu nzira y’ubutungane, kugira ngo nkungahaze abankunda kandi ngo nuzuze ibigega byabo. Uhoraho ni jye yahereyeho arema, mbanziriza ibindi yahanze byose. Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro, mbere y’uko isi ibaho. Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse. Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse. Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose. Igihe yahangaga ijuru agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari. Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi, igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi, ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere, no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu. None rero, bana banjye, muntege amatwi. Hahirwa abakurikira inzira zanjye! Nimwumve inyigisho, muce akenge, mwoye kuyirengagiza. Hahirwa umuntu untega amatwi, akaguma ku muryango wanjye, agahora ari maso imbere y’inzu yanjye! Koko rero, uwambonye aba yabonye ubuzima, aba yaronse ubutoni kuri Uhoraho. Naho uncumuyeho aba yibabaje ubwe, abanyanga bose baba bakunda urupfu.» Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi, bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti «Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Bubwira n’uw’igicucu, buti «Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!» Uhana umusekanyi agakurizaho kugusuzugura, wacyaha umugome bikagukururira ibitutsi. Ntuzahane uhora asekana, atazavaho akwanga; ariko nuhana umuhanga azagukundira icyo. Uzihere umuhanga azunguka kurushaho, niwigisha intungane iziyungura ku byo isanganywe. Kubaha Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga, bikaba n’ubumenyi buranga abatagatifujwe be. Koko rero, nzatuma ubaho igihe kirekire, kandi n’imyaka y’ubuzima bwawe iziyongera. Niba uri umuhanga, ni wowe wigirira neza, naho niba ukwenana, ni wowe wihemukira. Ubusazi ni umugore nyirabiruru, ni umupfayongo kandi ntabimenye! Yicaye mu muryango w’inzu ye, ku ntebe, mu mpinga y’umugi, akabiza abagenzi bigendera, agira ati «Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Abwira n’uw’igicucu, ati «Amazi yahishwe araryoha, naho ibiryo byo mu mbere bikaryohera!» Ubwo ariko cya gicucu nticyamenya ko cyegereye abapfuye, kimwe n’abandi yahamagaye bakagana mu kibaya cy’ikuzimu. Iyi migani ni iya Salomoni. Umwana witonda anezeza se, naho uw’igicucu agatera nyina agahinda. Umutungo w’umuhuguzanyo nta cyo umara, ariko ubutungane bukiza ingoyi y’urupfu. Uhoraho ntiyemera ko intungane yicwa n’inzara, ahubwo yamagana umururumba w’abagiranabi. Ukuboko k’umunebwe kuramukenesha, naho uk’umunyamwete kukamukiza. Uwizigamira mu mpeshyi aba ari umunyabwenge, naho usinzira imyaka yeze ni ikigoryi! Umugisha uranga umutwe w’intungane, naho umunwa w’abanyabyaha uba uhishe urugomo. Intungane bahora bayibuka bakayirata, naho izina ry’abagiranabi rirazima. Umutima w’umunyabuhanga wemera amategeko, naho umuntu w’umunyamagambo aba yihiga. Ugendera mu budahemuka, agendana amahoro, naho ukurikiza inzira ziziguye, bazamutahura. Uwica ijisho atera guhangayika, naho ucyaha yeruye agatera amahoro. Umunwa w’intungane ni isoko y’ubuzima, naho uw’abagome uhisha urugomo. Urwango rukurura amahane, naho urukundo rukababarira ibicumuro byose. Iminwa y’umunyabwenge irangwa n’ubuhanga, naho umugongo w’igicucu ukavuzwa amahiri. Abanyabuhanga bahunika ubwenge; naho akanwa k’umusazi, ni rwo rupfu rumwugarije! Umutungo w’umukungu ni umurwa we ukomeye, igihe rubanda bicwa n’ubukene bwabo. Igihembo cy’intungane ni cyo kiyibeshaho, naho inyungu y’umugome ikamubyarira icyaha. Ukurikiza inama nziza aba ari mu nzira y’ubuzima, ariko uwanga kuburirwa arayoba. Ushaka kubundikira urwango rwe avugana uburyarya, kandi utinyuka gusebanya ni umusazi. Aho basukagura amagambo, icyaha ntikihatangwa, naho uzirika ururimi rwe ni umunyabwenge. Ururimi rw’intungane ni nka feza iyunguruye, naho umutima w’umugiranabi nta gaciro ufite. Iminwa y’intungane igaburira imbaga, naho abasazi bakicwa n’ubucucu bwabo. Umugisha w’Uhoraho ni wo ukiza, naho umuhihibikano nta cyo umaze. Umupfayongo anezezwa no gukora ishyano, naho ubuhanga bukizihira umuntu ushyira mu gaciro. Icyo umugiranabi atinya ni cyo kimubaho, ariko icyo intungane yifuje, iragihabwa. Iyo serwakira ije ihitana umugiranabi, intungane yo ikaguma mu byimbo, ntiyegayege. Nk’uko siki yonona amenyo, umwotsi ukangiza amaso, ni ko umunebwe agenzereza abamukoresha. Kubaha Uhoraho bituma umuntu aramba; naho iminsi y’abagiranabi iragabanywa. Intungane zitegereje ibyishimo, naho icyizere cy’abagiranabi kizayoyoka. Inzira y’Uhoraho ni ubuhungiro bw’inyangamugayo, naho inkozi z’ibibi ikazibera impamvu yo kurimbuka. Intungane nta na rimwe zizakangaranywa, ariko abagiranabi bo, ntibazaguma mu gihugu. Umunwa w’intungane usohokamo ubuhanga, naho ururimi rugenza amagambo y’ubugome ruzacibwa. Iminwa y’intungane irangwa n’ubugwaneza, naho ururimi rw’ababi rukagenza ubugome. Uhoraho azirana n’iminzani ibeshya, ariko akunda ibipimo by’ukuri. Ubwirasi buhamagara ikimwaro, ariko abiyoroshya bahorana ubuhanga. Umurava w’abantu b’intabera ni wo ubayobora, ariko ubugome bw’abagambanyi ni bwo bubarimbura. Umunsi w’urubanza nuza, ubukire nta cyo buzaba bukimaze, ariko ubutungane bwo bukiza ingoyi y’urupfu. Ubutungane bw’umuntu w’indakemwa bumuringaniriza inzira, ariko umugiranabi yicwa n’ubugome bwe. Ubutungane bw’abantu b’intabera burabakiza, naho abagambanyi bagafatwa n’irari ryabo. Iyo umugiranabi apfuye, amizero ye aba ashize, n’ubukungu yishingikirizagaho, nta cyo buba bukimumariye. Intungane irokorwa mu makuba, umugiranabi akayagwamo mu cyimbo cyayo. Umunwa w’umugome urimbura mugenzi we, naho intungane zikarokorwa n’ubumenyi bwazo. Iyo intungane zinezerewe, umugi wose urishima, iyo abagiranabi barimbutse, impundu ziravuga. Umugisha w’abantu b’intabera wubaka umugi, naho umunwa w’abagiranabi ukawusenya. Usuzugura mugenzi we, aba ari imburabwenge, ariko umuntu uzi ubwenge aricecekera. Nyir’ugusebanya amena amabanga, utari inzimuzi ahishira byinshi. Imbaga itagira umutware, irorama, naho umukiro uturuka ku bajyanama benshi. Uwishingira abandi yikururira ibyago, ariko uwirinda kubemararira agira amahoro. Umugore ugwa neza ahabwa ikuzo, abantu b’abanyamwete bakaronka ubukungu. Umuntu w’umunyampuhwe yigirira neza ubwe, naho umunyamwaga ababaza umubiri we. Umugiranabi aronka inyungu idafashe, naho ubiba ubutungane agahabwa igihembo gishyitse. Ukomera ku butungane aba agana ubuzima, uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu. Imitima y’uburyarya itera ishozi Uhoraho, ab’umutima uboneye akabatonesha. Nta kabuza umugiranabi azahanwa, ariko abakomoka ku ntungane bazakizwa. Umugore w’uburanga ariko utagira ubwenge, ni nk’impeta ya zahabu ikwikiye ku kizuru cy’ingurube. Intungane zihora zishaka icyiza gusa, naho abagiranabi bikururira uburakari. Hariho abatanga batitangiriye itama, bakongererwa, hari n’abagundira ibintu bagakabya, bagatindahara. Umutima ugira ubuntu uzatengamara, uwicira inyota abandi, na we azayikizwa. Uwimana ingano, rubanda baramuvuma, ariko uzigurisha bamwifuriza umugisha. Ushaka icyiza azatoneshwa, naho ugambiriye ikibi, kizamwokama. Uwiringira ubukire bwe, azarimbuka, naho intungane zizasagamba nk’amababi atoshye. Utera impagarara mu rugo rwe, bizamuviramo umuyaga, kandi umusazi azagaragira umunyamutima. Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima, naho abagiranabi bagakinduka. Niba intungane ihabwa ibiyikwiye ikiri ku isi, hazacura iki ku bagome n’abanyabyaha? Uharanira ubwenge aba akunda kwigishwa, naho uwanga guhanwa ni igicucu. Uhoraho atonesha umuntu ukora neza, akamagana ugambiriye ikibi. Nta muntu ukomezwa no kugira nabi, kandi imizi y’intungane ntizarimburwa. Umugore ushiritse ubute ni ikamba ry’umugabo we, ariko utagira isoni aba ari nk’imungu mu magufa ye. Ibitekerezo by’intungane biba biboneye, naho imigambi y’umugiranabi ikaba iy’ibinyoma. Amagambo y’abagiranabi ni imitego yica, ariko umunwa w’intabera ni wo uzirokora. Iyo abagiranabi babirinduwe, bose bapfira gushira, ariko inzu y’intungane igahora ikomeye. Umuntu ashimirwa ko ashyira mu gaciro, naho uw’umutima w’ibinyoma akabigayirwa. Umuntu usanzwe ariko ufite umugaragu, aruta umwirasi utagira ikimutunga. Intungane imenya icyo amatungo yayo akeneye, ariko umutima w’umugiranabi uyagirira umwaga. Uhinga umurima we abona ibimutunga bihagije, ariko uwiruka inyuma y’ibitagira shinge aba ari igicucu. Umugome ashaka umugabane ku byafatiwe mu mutego w’abagiranabi, nyamara imizi y’intungane ni yo yeza imbuto. Umunwa ucumura ubera nyirawo umutego, ariko intungane yikura mu kaga. Ibyiza bihaza umuntu, abikomora ku munwa we, kandi buri wese abona igihembo cy’ibyo yakoze. Inzira y’umusazi, kuri we iba iboneye, ariko umunyabuhanga agisha inama. Umujinya w’umusazi, awugaragariza aho, naho umunyabwenge arenza ku kababaro ke. Umunyakuri agaragaza ibiboneye, naho umunyabinyoma ashyigikira akarengane. Amahomvu y’umupfayongo ajombana nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabuhanga rurakiza. Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye, naho ururimi rubeshya ni urw’umwanya muto gusa. Ikinyoma cyarika mu mutima w’abagambiriye ikibi, naho abajyanama b’amahoro barangwa n’ibyishimo. Nta cyago gitera intungane, ariko abagiranabi birabugariza. Iminwa irangwa n’ibinyoma itera ishozi Uhoraho, igihe abakorana ukuri bamuronkaho ubutoni. Umunyabwenge ntagaragaza ubumenyi bwe, naho umutima w’ibicucu wamamaza ubusazi bwawo. Ukuboko k’umunyamwete kuzategeka, naho uk’umunebwe kuzakoreshwa uburetwa. Impungenge zishengura umutima w’umuntu, naho ijambo ryiza rikamushimisha. Intungane iyobora mugenzi wayo, naho inzira y’abagiranabi irabayobya. Ubunebwe ntibucyura umuhigo ngo buwuteke, ariko umwete ufitiye umuntu akamaro kanini. Inzira y’ubutungane itanga ubuzima, naho iy’abagome iganisha ku rupfu. Umwana uzi ubwenge akunda guhugurwa na se, ariko umusekanyi ntiyemera guhanwa. Ibyiza bitunga umuntu abikomora ku munwa we, ariko umutima w’abagambanyi uhazwa n’urugomo. Uhana umunwa we aba arinze ubuzima bwe, naho usukagura amagambo azarohama. Umunebwe agira irari rikamupfana ubusa, ariko icyo abanyamwete bifuje bakigeraho. Intungane yangana n’ikinyoma, ariko umugiranabi aragayisha, agakoza isoni. Ubutungane burinda umunyamurava, ariko icyaha kigatera abagiranabi korama. Hari abigira abakire kandi ari abatindi, abandi bakigira abakene, kandi batunze ibya mirenge. Incungu y’ubuzima bw’umuntu ni umutungo we, ariko umukene nta cyo akangishwa. Urumuri rw’intungane rutera ibyishimo, ariko itara ry’abagiranabi rizazima. Ubwirasi bukurura amahane, ariko ubuhanga buhorana abemera kugirwa inama. Ubukire buje bugubugu burayoyoka, ariko ubwo umuntu yitondeye bukiyongera. Iyo umutima utabonye icyo wifuza urarwara, wakibona, kikawubera nk’igiti cy’ubuzima. Uhinyura inama azayoba, naho ukurikiza amabwiriza azahembwa. Inyigisho y’umunyabuhanga ni isoko y’ubuzima, itoza kwirinda imitego y’urupfu. Gushyira mu gaciro bitera igikundiro, ariko inzira y’abagambanyi irabaroha. Umunyabwenge akora abanje gutekereza, naho umupfayongo akasasa ubusazi bwe. Intumwa mbi igusha mu makuba, naho iy’indahemuka irakiza. Uwanga guhugurwa bimutera ubukene akamwara, ariko uwemera guhanwa azakuzwa. Umutima unezezwa no kuronka icyo wifuza, abapfayongo baterwa ishozi no kureka ikibi! Nugendana n’umunyabuhanga nawe uzaba we, ariko ubana n’abapfayongo, ahinduka mubi. Ibyago bikurikirana abanyabyaha, ariko ihirwe rikaba igihembo cy’intungane. Umuntu w’umunyamutima asigira abuzukuru be umurage, ariko umutungo w’umunyabyaha uzahabwa intungane. Imirima y’abakene irumbuka imyaka myinshi, ariko hariho abapfa bazize ubuhendanyi. Urinda umwana we inkoni, aba amwanga, naho umukunda, ntatinda kumuhana. Intungane irarya igahaga, ariko inda y’abagiranabi ihorana icyena. Ubuhanga bwiyubakira urugo rwabwo, naho ubusazi bukisenyera. Ugenda mu nzira igororotse aba yubashye Uhoraho, naho unyura mu y’uburyarya aba amusuzuguye. Umunwa w’igicucu ni indiri y’ubwirasi, naho uw’umunyabuhanga ni wo umurinda. Ahatari ibimasa bihinga ibigega biba birimo ubusa, naho imfizi ifite imbaraga ituma umusaruro wiyongera. Umugabo w’indahemuka ntabeshya, ariko uw’umuhemu ahorana ikinyoma. Umusekanyi ashakashaka ubuhanga, ntabugeraho, ariko kugera ku bumenyi, byorohera umunyabwenge. Uzagendere kure umuntu w’igicucu, kuko nta jambo ry’ubwenge uzamukuraho. Ubuhanga bw’umuntu ujijutse, ni ugushishoza inzira ye, ariko ubusazi bw’ibicucu buba mu binyoma byabo. Amahema y’abapfayongo ni indiri y’icyaha, ariko inzu y’intabera irangwamo ubugiraneza. Umutima ni wo umenya akababaro kawo, mbese nk’uko nta we ushobora gufatanya na wo ibyishimo. Inzu y’abagome izasenywa, naho ihema ry’intabera rizashimangirwa. Hari inzira isa n’itunganiye umuntu, amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu. Ndetse no mu byishimo, umutima wakuramo ishavu, kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura. Umuntu ufite umutima wahabye anyurwa n’imyifatire ye, naho umugiraneza akanezezwa n’ibikorwa bye. Igihubutsi cyemera ikivuzwe cyose, ariko uzi ubwenge yitondera aho anyura. Umunyabuhanga atinya ikibi kandi akagihunga, naho igicucu kirirakaza kandi kikiyemera. Ugira umujinya hafi akora amarorerwa, n’umunyamayeri ariyangisha. Umugabane w’ibihubutsi ni ubusazi, naho abazi ubwenge batamiriza ikamba ry’ubumenyi. Ababi bunamira abeza, abagome bagapfukama imbere y’imiryango y’intungane. Umukene yangwa na bose, ndetse n’umuturanyi we, ariko incuti z’umukire ntizibarika. Usuzuguye mugenzi we aba acumuye, kandi hahirwa ugirira impuhwe abakene. Ese abagenda bakwiza ikibi, ntibaba bayoba? Abagamije icyiza bo barangwa n’ubudahemuka n’umurava. Umurimo wose ugira icyo wungura, ariko amazimwe akurura ubutindi. Ikamba ry’abanyabuhanga ni ukumenya gushishoza, naho iby’abapfayongo ni ubusazi bwabo. Utanzweho umugabo akavuga ukuri, akiza imbaga, naho ubeshye, aba yaritswemo n’ikinyoma. Utinya Uhoraho aba abonye ubuhungiro bukomeye, kuko adahwema kurinda abana be. Gutinya Uhoraho ni isoko y’ubuzima, bikanarinda imitego y’urupfu. Imbaga nyinshi ihesha umwami ikuzo, iyo yabuze abo atwara, na we aba yarimbutse. Utagira umujinya hafi aba ari umunyabwenge, naho urakara vuba yasasa ubusazi bwe. Umutima utuje unogera umubiri, naho ishyari ni imungu mu magufa. Ukandamiza utishoboye aba atutse Iyamuremye, naho ugirira impuhwe umukene aba ayubashye. Umugiranabi abirindurwa n’uburyarya bwe, naho intungane igakizwa n’umurava wayo. Ubuhanga buba mu mutima w’umunyabwenge, naho mu bapfayongo, ni nde wahabusanga? Ubutungane butuma igihugu gisagamba, naho icyaha gikoza isoni amahanga yose. Umwami atonesha umugaragu w’umutima, ariko akarakarira utagira isoni. Igisubizo cyiza gicubya uburakari, ariko ijambo risesereza rikabyutsa umujinya. Ururimi rw’abanyabuhanga rutuma barata ubumenyi, ariko umunwa w’abapfayongo ukasasa ubusazi bwabo. Amaso y’Uhoraho areba hose, akagenzura ababi n’abeza. Ururimi rugusha neza ni nk’igiti cy’ubuzima, naho ururimi rubi rukomeretsa umutima. Umusazi yanga ko se amuhana, ariko uzi ubwenge yemera gucyahwa. Mu nzu y’intungane habamo ubukungu bwinshi, ariko amahaho y’umunyabyaha atera ibyago. Iminwa y’abanyabuhanga ikwirakwiza ubumenyi, ariko umutima w’abapfayongo ntugenza utyo. Igitambo cy’abagiranabi gitera Uhoraho ishozi, ariko amasengesho y’intabera akamushimisha. Uhoraho yanga imyifatire y’abagome, ariko agakunda abitangiye ubutungane. Uta inzira abishaka, azahanwa bikomeye! kandi uwanga gucyahwa azapfa. Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho, yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu! Umusekanyi ntakunda guhanwa, yirinda kwegera abanyabuhanga. Ufite umutima wishimye, acya mu maso, naho umutima ushavuye utera kwiheba. Umutima w’umunyabwenge ushakashaka ubumenyi, naho umunwa w’abapfayongo uhazwa n’ubusazi. Umutindi ahora mu minsi mibi, naho uwishimye ku mutima agahora mu birori. Uduke turimo gutinya Uhoraho, turuta ibyinshi birimo impagarara. Igaburo ry’imboga ririmo urukundo, riruta iry’inyama z’ikimasa riherekejwe n’urwango. Ugira umujinya hafi akurura amahane, naho utarakara vuba ahosha intonganya. Inzira y’umunebwe ni nk’uruzitiro rw’amahwa, naho iy’abanyamwete ni umuhanda nyabagendwa. Umwana witonda ashimisha se, naho umupfayongo asuzugura nyina. Ubusazi bwizihira abatagira umutima, naho umunyabwenge aboneza inzira itunganye. Aho inama itari, imigambi ntihama, abajyanama benshi batera gutsinda. Umuntu ashimishwa n’igisubizo cyiza kimuvuye mu kanwa, kandi ijambo rivugiwe igihe ni ryo rinyura. Umunyabwenge akurikira inzira y’ubuzima imuzamura, bityo akirinda umumanura ikuzimu. Uhoraho asenya urugo rw’abirasi, ariko agakomeza urubibi rw’umupfakazi. Ibitekerezo by’ubugome bitera ishozi Uhoraho, naho amagambo y’urukundo aba akeye. Ugabanye ibyibano ahangayikisha urugo rwe, naho uwanga ruswa azabaho. Umutima w’intungane uzirikana icyo uri busubize, naho umunwa w’abagiranabi uvundereza ubugome. Uhoraho yitaza abagiranabi, ariko akumva isengesho ry’intungane. Indoro nziza inezeza umutima, inkuru nziza ikongera imbaraga. Utega amatwi inama z’ubuzima, akwiye kubana n’abanyabuhanga. Uwanga gukosorwa aba yisuzuguye ubwe, naho uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. Gutinya Uhoraho ni ko kwitoza ubuhanga, kandi mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya. Umuntu yigira imigambi ku mutima, ariko igisubizo gitangwa n’Uhoraho. Inzira za muntu zose, ahora abona zimunogeye, ariko Uhoraho ni we ugenzura ikiri ku mutima. Ibikorwa byawe biragize Uhoraho, maze imigambi yawe izatungane. Uhoraho yahanze byose bifite icyo bigenewe, yewe n’umugiranabi yaremewe umunsi w’ibyago. Umutima wikuza utera Uhoraho ishozi, nta kabuza uzahanwa! Ubudahemuka n’umurava bihanagura icyaha, gutinya Uhoraho birinda umuntu ikibi. Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu, ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we. Uduke turimo ubutungane, turuta inyungu nyinshi z’amahugu. Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo, ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo. Umwami aba afite imvugo y’Imana mu munwa we, iyo aca imanza, ururimi rwe ntirurenganya. Uhoraho ashimishwa n’iminzani iboneye, ni we wategetse uko bagomba gupima. Umwami ugira nabi aba akoze ishyano, kuko ubutabera ari bwo bushimangira ingoma. Iminwa itaryarya itona ku mwami, abavuga ukuri arabakunda. Uburakari bw’umwami bushobora kurimbura benshi, ariko umunyabuhanga arabuhosha. Iyo mu maso y’umwami hakeye, benshi bibaviramo ubuzima, ubugwaneza bwe bunezeza nk’imvura yo ku muhindo. Kunguka ubuhanga biruta zahabu iyunguruye, kandi kuronka ubwenge bisumba feza. Inzira y’intabera ni ukwirinda ikibi, uwitondera aho anyura akiza amagara ye. Ujya kurimbuka abanza kwirata! n’ugiye guhanuka abanza kwikuza! Kwicisha bugufi hamwe n’abanyabyago, biruta gusangira iminyago n’abirasi. Uwita ku ijambo azatengamara, kandi hahirwa uwisunga Uhoraho. Umunyabuhanga ku mutima, bamwita umunyabwenge, kandi umunwa utuje wongera ubumenyi. Abashyira mu gaciro bibabera isoko y’ubuzima, naho ubusazi ni cyo gihano cy’ubucucu. Umutima w’umunyabuhanga ubwiriza ururimi rwe, kandi umwungura ubwenge mu byo avuga. Amagambo yuje ubwuzu ni nk’umushongi w’ubuki, aryohera mu kanwa, kandi agakomeza amagufa. Hari inzira isa n’itunganiye umuntu, amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu. Ipfa ry’umukozi ni ryo rimutera ubwira, kuko akanwa ke kaba kamwaka ubutitsa. Umuntu w’ikigwari ateza ibyago, ururimi rwe rwotsa nk’umuriro. Umuntu w’umugome akurura amahane, kamenabanga agatanya incuti. Umunyarugomo ashuka mugenzi we, akamunyuza mu nzira idakwiye. Uwubika ingohe aba azirikana ubugome, naho urya iminwa aba yarangije guhemuka. Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’ikuzo, umuntu arigabanira mu nzira y’ubutungane. Utihutira kurakara aruta intwari, kandi umuntu witsinda aruta uganza umugi. Umuntu asasa igishura akakijugunyaho amabuye y’ubufindo, nyamara Uhoraho ni we umuha igisubizo. Akamanyu k’umugati ukakaye umuntu ariye mu mahoro, karuta inzu yuzuye inyama ariko irimo amahane. Umugaragu ushyira mu gaciro aruta umwana w’ikigoryi, kandi azahabwa umunani hamwe n’abandi bana. Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu, ariko Uhoraho ni we ucengera mu mitima. Umugiranabi yita ku munwa w’umuhendanyi, umubeshyi agahugukira akarimi k’indyarya. Usetse umukene aba atutse Iyamuremye, uwishimira ibyago by’abandi azahanwa. Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo, naho ibyishimo by’abana ni ba se. Imvugo inoze ntikwiranye n’igicucu, nkanswe amagambo y’ibinyoma ku gikomangoma. Umuntu uzi kugabira abandi, na we biramuhira, aho yerekeye hose, agera ku cyo yifuza. Uwihanganira igicumuro aba akomeje umubano, ariko ugitaranga atandukanya incuti. Ijambo rimwe uhanishije umunyabwenge rimugirira akamaro, karuse ak’inkoni ijana ku mupfayongo. Umugiranabi ahora ashaka kwigomeka, ariko bazamwoherereza intumwa y’inkazi. Guhura n’ikirura bambuye ibyana, biruta guhubirana n’igicucu cyasaze. Uwitura ineza inabi, ibyago ntibizava mu nzu ye. Gushoza amahane ni nko kugomorora amazi, ujye wigendera intonganya zitaravuka. Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome, ari no kukigereka ku ntungane, byombi, Uhoraho arabyanga. Mbese imari y’umupfayongo yamumarira ike? Nta n’ubwo yayigura ubuhanga, kuko nta bwenge agira. Incuti ntihwema gukunda, kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye. Umuntu w’igicucu yishingira abandi, akitangaho ingwate kuri mugenzi we. Ukunda amahane aba akunze icyaha, uwiterura aba ashaka kurimbuka. Ufite umutima wuzuye uburyarya, ntagira ihirwe, kandi ufite ururimi rubi, agwa mu makuba. Ubyaye umupfayongo, bimutera agahinda, kandi se w’igicucu ntiyigera yishima bibaho. Umutima ukeye ukomeza ubuzima, naho umutima ushavuye wumisha amagufa. Umugiranabi yakira ruswa, kugira ngo arenganye umunyamurava. Umunyabwenge ahora ahanze amaso ubuhanga, ariko amaso y’igicucu kirayazerereza kugeza iyo gihera. Umwana w’igicucu ababaza se, kandi agatera agahinda nyina wamubyaye. Guca ibihano intungane si byiza, ariko gukubita ibikomangoma, byo birenze urugero. Uwifata mu magambo ye aba afite ubumenyi, kandi udapfa guhubuka aba ari umunyabwenge. N’umusazi, iyo yicecekeye, bamwita umunyabuhanga, yafunga umunwa we, bakamwita umunyabwenge. Ushaka kwitaza abandi, abibonera impamvu, bamugira inama akarakara. Umupfayongo ntashaka kujijuka, ahubwo aharanira kwihesha ishema mu mvugo ye. Aho ubugome bwaje umugayo ntuhatangwa, kandi ubuhemu bukurura ikimwaro. Amagambo ava mu kanwa k’umuntu ni nk’amazi maremare, abamo isoko y’ubuhanga, akamera nk’umugezi utemba. Nta bwo ari byiza guca urubanza ubera umugome, ukarenganya intungane. Umunwa w’umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo y’umupfayongo ni yo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w’ubuzima bwe. Amagambo y’inzimuzi aba asize umunyu, aragenda agashyika ku nkingi z’umutima. Unebwa ku murimo we, aba ava inda imwe n’usenya. Izina ry’Uhoraho ni nk’umunara ukomeye, intungane iwirukiramo ikaba ikize icyago. Umutungo w’umukire umubera nk’umugi ukomeye, ahora yizeye ko ari urukuta rutarengwa. Ubwirasi bw’umutima bubanziriza kurimbuka, naho uzi kwicisha bugufi, ni we uzakuzwa. Usubiza atarumva icyo bamubwiye, aba ari umusazi n’umupfayongo. Umutima w’umuntu umuramira mu ndwara, none se umutima washavuye ni nde wawuhembura? Umutima w’umunyabwenge uronka ubwitonzi, kandi ugutwi kw’abanyabuhanga gushaka ubumenyi. Icyo umuntu atanze kimuhesha inzira, kikamugeza imbere y’abakomeye. Ushoje urubanza asa n’uri butsinde, ariko umuburanyi we iyo aje, aramuhinyuza. Ubufindo bumara impaka, kandi bugakiranura ibikomerezwa. Umuvandimwe warakajwe ni nk’umugi w’intikorerezwa, kandi intonganya zihoraho nk’amapata yo ku nzugi z’umugi. Umuntu ahazwa n’imbuto y’iminwa ye, ikimuva mu kanwa ni cyo gituma yijuta. Ururimi ni rwo rugenga urupfu n’ubuzima, abarwishinga bazabona ingaruka zabyo. Uwashatse umugore aba yarashyikiriye umukiro, kandi aba yararonse ubutoni kuri Uhoraho. Umukene avuga yinginga, naho umukire agasubizanya umwaga. Hari incuti zishora umuntu mu kaga, hari n’izishobora kumukunda kurusha umuvandimwe we. Umukene urangwa n’umurava aruta ufite ururimi rw’uburiganya akaba n’umupfayongo. Ahatari ubumenyi, umwete nta cyo umara, kandi iyihuse yabyaye ibihumye. Ubusazi bw’umuntu ni bwo bumuyobya, n’umutima we ukarakarira Uhoraho. Ubukire bukurura incuti nyinshi, naho umukene atana n’incuti ye. Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa, kandi n’ubunza ibinyoma ntazarokoka. Igikomerezwa gishagarwa n’indyarya nyinshi, kandi abantu bose bakunda ugira ubuntu. Abavandimwe b’umukene bamwanga bose, none se incuti ni zo zitazamuhungaho? Uwunguka ubwenge aba yikunda ubwe, naho ukomeza ubumenyi aba agira amahirwe. Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa, kandi n’ubunza ibinyoma azarimbuka. Kuba mu bukire, ntibibereye umupfayongo, n’umugaragu ntakwiriye gutegeka abatware. Umuntu ushyira mu gaciro, bituma atarakara vuba, agaheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe. Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare, ariko ineza ye ikamera nk’ikime cyatonze ku byatsi. Umwana w’ikigoryi ashyira se mu makuba, naho intonganya z’umugore ni nk’umutonyi udahwema kujojoba. Umurage uva ku babyeyi ni inzu n’umutungo, naho umugore uzi ubwenge, Uhoraho ni we umutanga. Ubunebwe butera gusinzira ubuticura, kandi umunyamwete muke ahorana inzara. Uwubahiriza amategeko aba arinze ubuzima bwe, naho uhinyura inzira zayo azapfa. Ugiriye impuhwe umukene, aba agurije Uhoraho, kandi iyo neza ni we uzayimwitura. Jya uhana umuhungu wawe bikiri mu maguru mashya, ariko ntukarakare ngo ugeze aho kumwica. Umunyamujinya wa cyane yikururira ibihano, iyo umwihoreye, arashyekerwa. Jya wumva inama, wemere bakwigishe, bizatuma uhinduka umunyabuhanga. Umuntu yigira imigambi myinshi ku mutima, ariko icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa. Icyo umuntu yifuza ku wundi, ni ubudahemuka, kandi umukene aruta umubeshyi. Gutinya Uhoraho bitanga ubuzima, uzijuta, usinzire neza, nta cyago kiguteye. Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe, ariko ntashobore kwitamika. Uzakubite umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge, nucyaha umunyabwenge, azasobanukirwa amenye. Ujujubya se kandi akirukana nyina, aba ari umwana gito kandi uteye ishozi. Mwana wanjye, nureka kumva inyigisho, bizakuviramo kohoha kure y’amagambo y’ubumenyi. Uhamya ibinyoma aba asuzuguye ubutabera, kandi umunwa w’abagiranabi unyurwa n’amahugu. Abasekanyi bateganirijwe ibihano, kandi ibicucu bizakubitwa inkoni mu bitugu. Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe, uzishinga ntaba ari umunyabwenge. Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare, umurakaje aba yihemukiye ubwe. Umuntu wirinda impaka arabishimirwa, ariko uwitwa umusazi wese arazishigukira. Ku muhindo, umunebwe ntahinga, ku mwero, agashakashaka akabura icyo afata. Inama umutima wigira ni nk’amazi magari, umuntu uzi ubwenge ni ho avoma. Abantu benshi biratana ubudahemuka, ariko se ni nde wabona umuntu uvuga ukuri? Intungane irangwa n’umurava, hahirwa abana izasiga! Umwami aca imanza yicaye ku ntebe ye, ikibi cyose akagitahura n’amaso ye. Ni nde washobora kuvuga ngo «Nasukuye umutima wanjye, icyaha cyanjye naragihanaguye»? Ingero zitareshya n’iminzani ibeshya, byombi bitera Uhoraho ishozi. Ibikorwa by’umusore byerekana niba azagira imyifatire itunganye kandi iboneye. Ugutwi kumva n’ijisho rireba, byombi byaremwe n’Uhoraho. Ntugakunde ibitotsi kugira ngo utazakena, kanguka ube maso uzabone ikigutunga. Uriho agura aravuga ati «Murampenda!» ariko avayo yirya icyara. Hariho zahabu n’ibirezi byinshi, ariko icy’ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi. Fata umwenda we kuko yishingiye uwo atazi, umwake ingwate kuko yemarariye abavantara! Umugati w’ubwambuzi uryohera umuntu, ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umusenyi. Imigambi ikomezwa no kuyigira hamwe n’abandi, uzashoze urugamba umaze kugisha inama abanyabwenge. Usebanya amena amabanga, ntukuzure n’ufite akarimi karekare! Uvuma se na nyina, urumuri rwe ruzamuzimiraho mu ijoro ry’icuraburindi. Umurage uje huti huti amaherezo ntubona umugisha. Ntuzavuge ngo «Nzitura inabi!» iyumanganye, Uhoraho azagukiza. Uhoraho yanga ibipimo bihuguza, iminzani yiba si myiza. Uhoraho ni we uyobora intambwe z’umuntu, we yakumva ate aho ava n’aho agana? Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho», kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane. Umwami uzi ubwenge atahura abagome akabahana yihanukiriye. Umutima w’umuntu ni itara Uhoraho yamuhaye, ngo rimurike ibimwihishemo byose. Ubudahemuka n’umurava birinda umwami, na we ingoma ye akayishimangiza ubutabera. Ishema ry’abasore ni ubugangare bwabo, naho umutako w’abasaza ni imvi zabo. Inguma z’amaraso zicubya ubugome, naho imihini igakiza ingeso mbi. Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho, akawuyobora, mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose. Inzira za muntu zose abona zimunogeye, ariko Uhoraho ni we upima imitima. Ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho, kuruta ibitambo. Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata ni byo bigaragaza icyaha cy’abagome. Imigambi y’umunyamwete iramukiza, ariko uhubuka wese aba asanga ubutindi. Umutungo w’umwibano ni ubusa buyoyoka, na bene wo baba bashaka urupfu. Ububisha bw’abagome ni bwo buboreka, kuko banga gukurikiza ubutabera. Inzira y’umwicanyi iba iziguye, naho imigenzereze y’intungane irangwa n’ubutabera. Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo, aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane. Umutima w’umugiranabi uhora ushaka ikibi, ndetse n’incuti ye ntayireba neza. Nibakubita umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge, nibigisha umunyabuhanga, azunguka ubumenyi. Nyir’ubutungane yitegereza inzu y’abagiranabi, abagome bose akabarindimurira mu makuba. Uwanga kumva umunyantege nke amutabaje, na we azataka abure umutabara. Nta gihosha umujinya w’umuntu wafungije, nko kumugabira mwiherereye, cyangwa kumutura mu ibanga. Intungane inezezwa no kubahiriza ubutabera, naho abagiranabi bazarimbuka. Umuntu ubungera ntanyure inzira y’ubwitonzi, azaruhukira mu rugaga rw’ab’ikuzimu. Ukunda amaraha, azatindahara, ukunda divayi n’amavuta ntazakira. Umugome aba incungu y’intungane, naho umugambanyi akagwa mu kigwi cy’intabera. Gutura mu gihugu cy’ubutayu, biruta kubana n’umugore w’umushiha n’umunyamahane. Mu nzu y’umunyabuhanga, habamo ubukungu bwinshi n’amavuta, ariko umunyabwenge buke atagaguza ibye. Ukurikirana ubutungane n’ubwitonzi, azaronka ubugingo, umukiro n’icyubahiro. Umunyabuhanga afata mpiri umugi urimo ingabo z’intwari, agasenya inkuta zarindaga abawutuye. Ufata ururimi rwe akabumba umunwa we, umutima we aba awurinze amakuba. Uwirata agatukana, bamwita «umusekanyi», imigenzereze ye irangwa n’ubwirasi bukabije. Umunebwe apfa yifuza, kuko amaboko ye yanga gukora. Umugome yiriza umunsi wose ararikiye iby’abandi, naho intungane itanga ititangiriye itama. Igitambo cy’abagome gitera ishozi Uhoraho, nkanswe iyo bagituranye ubuhemu. Uhamya ibinyoma azarimbuka, ariko utega amatwi, azahabwa ijambo arihorane. Umuntu w’umugome yerekana ko yigize, naho uw’intabera atsimbarara ku myifatire ye. Nta buhanga, nta bwenge, nta n’inama y’umuntu yahangara Uhoraho. Ku munsi w’urugamba, ifarasi barayambika bakayitunganya, ariko Uhoraho ni we utanga gutsinda. Kuvugwa neza biruta ubukungu bwinshi, kubahwa bikaruta feza na zahabu. Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho, bombi ni Uhoraho wabaremye. Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha, naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora. Uwicisha bugufi abisaruramo gutinya Uhoraho, ubukire, icyubahiro n’ubugingo. Inzira y’indyarya ibamo amahwa n’imitego, ushaka gukiza ubuzima bwe, arayirinda. Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira, naba n’umusaza ntazayiteshukaho. Umukire ategeka abakene, kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije. Ubiba ubuhemu asarura ibyago, kandi azahazwa n’ingaruka z’ubugome bwe. Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha, kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene. Niwamagana umusekanyi, intonganya zizashira, imanza n’agasuzuguro bihoshe. Ukunda imitima iboneye akarangwa n’ineza ku munwa, aba ari incuti y’umwami. Amaso y’Uhoraho arengera ubumenyi, kandi agatahura amagambo y’abagambanyi. Umunebwe aravuga ngo «Hanze hari intare, ninsohoka irantsinda mu mayira.» Akanwa k’umugore w’undi ni nk’urwobo rurerure, uwo Uhoraho azinutswe, azagwamo. Ubusazi buba buziritse ku mutima w’umwana muto, ariko inkoni ihana ibumucaho. Ukandamiza umukene agezaho akamukuza, kandi uha umukire aba amukenesheje. Tega amatwi, wumve amagambo y’abanyabuhanga, umutima wawe uwuhatire ubumenyi bwanjye, kuko uzanezezwa no kuyabika mu mutima wawe, no kuyahoza ku munwa wawe yose. Kugira ngo wiringire Uhoraho, nawe, ubu ngiye kukwigisha. Ese si wowe nandikiye igitabo kigizwe n’imitwe mirongo itatu, kirimo inama n’ubumenyi, ngira ngo nkumenyeshe amagambo y’ukuri, bityo nawe ukayageza yose ku wagutumye? Ntuzambure umukene kuko ari umukene, ntuzahutarize ku rugi utishoboye, kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza. Ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umuntu warakaye, utazavaho utora inzira ze, ubugingo bwawe bugafatirwa mu mutego. Ntukagenze nk’abemararira abandi, bakishingira abarimo imyenda; ntuzi se ko ubuze icyo wishyura, bagutwara n’uburiri uryamyeho? Ntuzimure imbago ya kera, iyo abasokuru bawe bashinze. Uwo ajye yiyereka abami, yoye kuguma muri rubanda rugufi. Niwicara ugiye gusangira n’igikomerezwa, uzitondere ibiri imbere yawe; uzirinde kugira umururumba, niba uzi ko ufite inda nini. Ntuzararikire ibiryo bye biryoshye, kuko ari ibishukisho. Ntuzirushye ngo urashaka ubukire, uzirinde ndetse no kubutekereza; umara kubura amaso ubureba, ugasanga bwayoyotse, kuko wagira ngo bumera amababa, maze bukaboneza iy’ikirere nka kagoma. Ntuzarye umugati w’umuntu ukureba nabi, kandi ntuzararikire ibiryo bye biryoshye, kuko icyo atekereza ku mutima ari na ko agikora; arakubwira ati «Rya kandi unywe», ariko ntaba agushyizeho umutima! Ibyo umaze kumira uzabiruka n’amagambo yawe meza agupfane ubusa. Ntuzabwire amatwi y’igicucu, kuko cyasuzugura ukuri kw’amagambo yawe. Ntukimure imbago ya kera, ngo urengere umurima w’imfubyi, kuko zifite umuhozi ukomeye; ni we uzaziburanira akurwanye. Umutima wawe uwukangurire inyigisho, n’amatwi yawe uyatoze amagambo y’ubumenyi. Ntukange guhana umwana, numukubita umunyafu, ntazaherako ngo apfe! Wowe rero, numukubita umunyafu, ubuzima bwe uzaba ubukijije inyenga. Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga, nanjye uwanjye uzishima, kandi nzanezerwa cyane, umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye. Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho, kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa. Tega amatwi, mwana wanjye, ube umunyabuhanga, kandi umutima wawe uwuyobore inzira iboneye. Ntuzabarirwe mu banywi ba divayi, cyangwa mu bashimusi, kuko abanywi n’abashimusi batindahara, naho kuryamira bikambika umuntu incabari. Uzajye wumvira so wakubyaye, kandi ntugasuzugure nyoko namara gukecura. Ujye uharanira ukuri, woye kugutezukaho, uronke ubuhanga, ubumenyi n’ubwenge. Se w’intungane ntazahwema kwishima, kandi ubyaye umunyabuhanga aranyurwa. So na nyoko nibanezerwe, uwakubyaye avuze impundu. Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira, kandi amaso yawe anyurwe n’inzira zanjye: ni koko, umugore w’indaya ameze nk’urwobo rurerure, naho uw’umuvantara ni nk’iriba ry’imfungane; ng’uwo ararekereje nk’umujura, abantu akabagwizamo abagambanyi. Ni nde uhora ataka? Ni nde uhora yicuza icyo yakoze? Ni nde nyir’intonganya? Ni nde nyir’amaganya? Ni nde nyir’inguma zitagira imvano? Ni nde nyir’amaso yatukuye? Ni iby’abarara inkera kuri divayi bagahora bashakisha inzoga z’amuki. Uramenye ntukarebe divayi; usanga ari intuku, ibengerana mu nkongoro, ikamanuka inzira imwe mu muhogo, ariko amaherezo ikaryana nk’inzoka, ikadomana nk’impiri. Amaso yawe azabona ibintu by’amayobera, uvuge amagambo y’urudubi; umere nk’umuntu uryamye mu mazi magari, cyangwa mu bushorishori bw’ibiti! Uzavuga uti «Bankubise, ariko sindibwa, bampondaguye, ariko nta cyo numva! Mbese nzakanguka ryari? Ay’ubusa nzongera nyivumbe!» Ntukagirire abagome ishyari kandi ntukifuze kubana na bo, kuko umutima wabo ugambiriye ubwicanyi, iminwa yabo ikavuga ibibi. Inzu yubakwa n’ubuhanga, kandi igakomezwa n’ubwenge; ubumenyi ni bwo butuma ibigega byuzura ibintu byiza byose kandi by’agaciro. Umunyabuhanga aruta umunyembaraga, kandi n’ufite ubumenyi akaruta umunyabigango; nuko rero nushoza urugamba, uzabanze urwitegure, kandi wizeye abajyanama benshi bazaguha gutsinda. Ubumenyi burenze kure umupfayongo, ntakagire icyo arevura abaturage bakoranye. Ugambiriye kugira nabi, bamwita umunyamayeri. Igicucu nta kindi gitekereza atari icyaha, kandi umupfayongo atera abantu ishozi. Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari bwawe buzaba ari nta bwo. Uzarokore abakatiwe urwo gupfa, utabare n’abahutazwa bajyanywe aho bazicirwa! Ntuzavuge ngo «Ariko ntitwari tubizi!» Upima imitima se ntabyumva? Uwakubumbye arabizi, kandi azitura buri muntu akurikije imyifatire ye. Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza, kandi ikinyagu cyabwo kinurira akanwa kawe. Ubimenye, n’ubuhanga ni ko bumereye umutima wawe. Nuburonka, uzabaho neza mu gihe kizaza, maze icyizere cyawe cyoye gupfa ubusa. Wa mugome we, ntukareme igico ku rugo rw’intungane, kandi ntuzayisenyere inzu! Koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka, naho abagome borama mu makuba. Umwanzi wawe nagwa, ntukabyinire ku rukoma, natsikira, umutima wawe ntukishime, hato Uhoraho atavaho abibona akabigaya, maze akirengagiza uburakari yari yamugiriye. Ntugahagarikwe umutima n’abagiranabi, cyangwa ngo ugirire ishyari abagome, kuko umuntu mubi ataramba, n’itara ry’abagome rirazima. Mwana wanjye, jya wubaha Uhoraho n’umwami, kandi ntugacudike n’abakunda guhindagura ibintu, kuko ibyago bizabatungura, ndetse nta n’uzi amakuba azabatera. Izi na zo ni inama z’abanyabuhanga: Si byiza guca urubanza ubera. Ubwira umugome ngo «Uri intungane», imbaga iramuvuma, n’amahanga akamwanga urunuka; ariko abamucyaha baranezerwa, kandi bakaronka umugisha n’umukiro. Uguhaye igisubizo cy’ukuri, aba aguhobeye agusoma. Banza ukiranuke n’imirimo y’igasozi, utunganye imirima yawe, hanyuma uzabone kubaka inzu yawe. Ntugashinje mugenzi wawe nta mpamvu, wakwiyemeza se kubeshyeshya umunwa wawe? Ntuzavuge ngo «Uko yangenje, ni ko nzamugenzereza! Buri wese nzamwitura ibyo yangiriye!» Nanyuze hafi y’umurima w’umunebwe, warimo imizabibu y’uwo munyabwenge buke. Nasanze wararariyemo ikigunda, wuzuyemo amahwa, n’uruzitiro rw’amabuye rwarasenyutse. Jyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho: «Urasinzira gato, ugahwekera, ukipfumbata kugira ngo usinzire; nyamara ubwo ubukene n’ubutindi biba birekereje, bikagutera nk’umujura w’ingufu.» Dore indi migani ya Salomoni, uko yakusanijwe n’abantu ba Hezekiya, umwami wa Yuda. Ikuzo ry’Imana ni ukugira ibanga, naho iry’abami ni ugucengera ibintu. Uko nta we uzi ubujyejuru bw’ikirere n’ubujyakuzimu bw’isi, ni na ko imitima y’abami idashobora gusesengurwa. Iyo feza uyikijije ibishunga, iza iyunguruye neza; nukura umugome imbere y’umwami, ingoma ye izaganzamo ubutabera. Ntukibonekeze imbere y’umwami, cyangwa ngo ufate icyicaro cy’abakomeye, kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano », aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma. Ibyo amaso yawe yabonye, ntukihutire kubijyana mu rubanza; none se amaherezo wabigenza ute, mugenzi wawe aramutse agutsinze? Uzajye uburana na mugenzi wawe, ariko wirinde kugira uwo umenera ibanga, hato batazabimenya bakakugaya, maze ugata agaciro burundu. Ijambo rivugiwe igihe, ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza. Inama umunyabuhanga agira umwumva, ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu. Nk’uko amafu yo mu mpeshyi ashimisha abasaruzi, ni ko intumwa y’indahemuka imeze; koko rero, isusurutsa umutima wa shebuja. Umuntu uhora asezerana ntagire icyo atanga, asa n’ibicu n’umuyaga bitavamo imvura. Kutarambirwa bituma umuntu yigarurira umucamanza, kandi ururimi rucisha make ruvuna igufa. Ese ufite ubuki? Uryeho ubuguhagije, nurenza urugero, uzaburuka. Uzajye usura mugenzi wawe rimwe na rimwe, kuko nakurambirwa, azakwanga. Umuntu ushinja ibinyoma mugenzi we, amubabaza nk’ubuhiri, inkota cyangwa umwambi utyaye. Kwiringira umugambanyi amakuba yaje, ni nko kwizera iryinyo ryaboze cyangwa ikirenge gicumbagira. Kuririmbira umuntu wishavuriye, ni nko gusuka siki ku gisebe, cyangwa kwiyambura ikoti mu mbeho. Niba umwanzi wawe ashonje, muhe umugati wo kurya, niba afite inyota, umuhe amazi anywe; ubwo uzaba usa n’umurahurira ibishirira ku mutwe, kandi Uhoraho azabikwitura. Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura, ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu. Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo, aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane. Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure, isa n’amazi afutse mu muhogo wakakaye. Intungane idohoka kubera umugome, ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje. Si byiza kurya ubuki bwinshi, cyangwa guharanira ikuzo rihanitse. Umuntu utitangira muri kamere ye, ameze nk’umugi wasenyutse utagira inkike. Urubura mu mpeshyi, imvura mu isarura, byombi ntibikwiye; nkanswe icyubahiro ku mupfayongo. Nk’uko igishwi gihunga, cyangwa intashya ikaguruka, ni na ko umuvumo w’amaherere udahama. Ikiboko gikwiriye ifarasi, icyuma gikwiriye akanwa k’indogobe; inkoni zo zibereye ibitugu by’umupfayongo! Ntugasubize umupfayongo ukurikije ubusazi bwe, hato utazavaho umera nka we. Ujye usubiza umupfayongo ukurikije ubusazi bwe, hato atazibeshya ko yabaye umunyabuhanga. Utumye umupfayongo, aba yigoreye ubusa, ni nk’aho yakubise amaguru y’ubusa. Uko amaguru y’ucumbagurika aba adashinga, ni na ko umugani uvuzwe n’igicucu uba udafashe. Guha umupfayongo icyubahiro, ni nko gupfunyika ibuye mu muhumetso. Umugani uvuzwe n’umupfayongo, ni nk’ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi. Ukoresha umupfayongo cyangwa umusinzi, aba ari nk’umurashi w’umuheto ukomeretsa abihitira bose. Uko imbwa isubira ku birutsi byayo, ni na ko umupfayongo akomera ku busazi bwe. Ese wabonye umuntu wirata ko ari umunyabuhanga? Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azabumutanga. Umunebwe aravuga ati «Mu nzira hari ikirura! Mu mayira hari intare!» Uko urugi rwihindukiza ku mapata yarwo, ni na ko umunebwe yihindukiza ku buriri bwe. Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe, bikamunanira kukigarura ku munwa. Umunebwe yibwira ko arusha ubuhanga abantu barindwi basubizanya ubushishozi. Kwivanga mu ntonganya z’abandi, ni nko gukurura amatwi y’imbwa yigendera. Hari usa n’umuntu wihindura umusazi, akajugunya amafumba yaka, akarasa n’imyambi yica! Ni wa wundi ubeshya mugenzi we, agahindukira, akavuga ngo «Nikiniraga!» Iyo umuriro ubuze inkwi, urazima, kandi iyo inzimuzi zidahari, intonganya zirahosha. Nk’uko umuntu yongera amakara mu ziko n’inkwi mu muriro, ni na ko umunyamahane asembura intonganya. Amagambo y’inzimuzi araryoha, kandi ashyika ku nkingi z’umutima. Amagambo meza avuye ku mutima mubi, ni nk’ibishunga bya feza bitatse ku rujyo. Uwangana ahorana amagambo areshya, ariko mu mutima we aba abitsemo ikinyoma; nakuzanaho imvugo nziza, ntukamwizere, kuko umutima we uba wuzuye amahano. N’aho urwango rwe rwakwikingiranya mu buryarya, amaherezo umugome azatahurwa imbere ya bose. Ucukura urwobo azarugwamo, kandi ushungura ibuye, ni we rizagarukaho. Ururimi rubeshya rwanga abo rwahemukiye, kandi umunwa w’indyarya ukurura urupfu. Ntukiringire iby’ejo, kuko utazi icyo uyu munsi uhaka. Aho kwirata, waratwa n’abandi; washimwa n’umuvantara aho kwishima ubwawe! Ibuye riraremera, n’umucanga ni uko, ariko umujinya w’umusazi ubirusha byombi! Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri, ariko se ni nde wakwihanganira ishyari? Intonganya zeruye ziruta ubucuti buhishe. Incuti y’indahemuka ntizatindiganya kuguhana, ariko umwanzi agusoma akubeshya. Akanwa kahaze kinemfaguza ibinyagu by’ubuki, ariko iyo inda ishonje, n’icyaruraga kirayiryohera. Umuntu uhunze igihugu cye, aba ameze nk’igishwi gitaye icyari cyacyo. Amavuta n’imibavu binezeza umutima, kandi incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira. Ntuzatererane incuti yawe cyangwa incuti ya so, ntuzirukire ku muvandimwe wawe mu gihe cy’amakuba; umuturanyi uri bugufi aruta umuvandimwe uri iyo gihera. Mwana wanjye, urabe umunyabuhanga, unezeze umutima wanjye, bityo nshobore gusubiza untuka. Umunyabwenge abona icyago akihisha, naho injiji zikakiyahuraho, zikabizira. Fata umwenda we, kuko yishingiye uwo atazi, umwake ingwate kuko yemarariye abavantara! Umuntu nazinduka arangurura ijwi aha umugisha mugenzi we, ibyo bizitwa ko amuvumye. Umugore w’ingare asa n’umutonyi ujojoba ubutitsa imvura yaguye; gushaka kumutangira, ni nko gufata umuyaga, cyangwa kuyoza amavuta intoki. Icyuma gityazwa n’icyuma, n’umuntu anoza imyifatire ya mugenzi we. Uwita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo, kandi urinda shebuja, na we azabishimirwa. Nk’uko amazi agaragaza ishusho y’uyarebamo, ni na ko umutima w’umuntu uranga nyirawo. Nk’uko ikuzimu no mu nyenga hadahaga, ni na ko amaso y’umuntu adahaga kurora. Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu, ariko umuntu ashimirwa imyifatire ye. N’iyo wasekurira umupfayongo mu isekuru, mbese nk’uko umuhini umenagura ingano, ubusazi bwe ntibwamuvaho. Uzajye umenya uko amatungo yawe ameze, wite ku mashyo yawe; kuko ubukire budahoraho iteka, ndetse n’ikamba ry’abami ntirihererekanywa ubuziraherezo. Jya utema ubwatsi maze ubundi butohe, wahire n’ubwo ku misozi; intama zawe zizakwambike ubwoya bwazo, naho amasekurume uyaguremo akarima; ihene zawe zizakamwe cyane zigutunge, hamwe n’umuryango wawe n’abaja bawe. Umugome ahunga nta we umwirukanye, ariko intungane ni nk’icyana cy’intare, nta cyo zikanga. Iyo igihugu kivumbagatanyije, abategetsi baba benshi, ariko umuntu w’umuhanga kandi uzi ubwenge aragicubya. Umukene ukandamiza abanyantege nke, ni nk’imvura y’umuriri igwa, abantu bakabura ikibatunga. Abica amategeko bogagiza umugiranabi, naho abayakurikiza, bakamurakarira. Inkozi z’ibibi ntizumva ubutabera, ariko abashaka Uhoraho bumva byose. Umukene urangwa n’umurava aruta umukire uzwiho uburyarya. Ukurikiza itegeko aba ari umwana uzi ubwenge, naho uwuzura n’ibyomanzi akoza se ikimwaro. Uwongera umutungo we yaka inyungu z’agakabyo, aba awurundira undi uzagirira impuhwe abakene. Uwica amatwi ngo atumva itegeko, n’isengesho rye riba riteye ishozi. Uyobya intabera mu nzira mbi, azagwa mu rwobo yicukuriye ubwe, naho ab’intungane bazahirwa. Umukire yibwira ko ari umunyabuhanga, ariko umukene uzi ubwenge akamutahura. Iyo intungane zanezerewe, biba ari ibirori, ariko iyo abagome bahagurutse, buri wese arahunga. Uhisha ibyaha bye, ntakizamuhira, ariko ubyanga akabyicuza, azababarirwa. Hahirwa umuntu uhora akenga, naho unangira umutima we azagwa mu makuba. Umutware mubi ukandamiza imbaga y’abanyantege nke, ni nk’intare itontoma cyangwa ikirura gishonje. Umutware utagira ubwenge akunda guhuguza, uwanga indamu mbi ni we uzaramba. Umuntu wahamwe n’amaraso y’uwo yishe azahunga arinde apfa, ntihazagire umutangira. Ugendana umurava azakizwa, indyarya yo inyura inzira ebyiri, imwe ikazayigwamo. Uhinga umurima we azabona ikimutunga ahage, naho ukurikirana amateshwa azatindahara. Umuntu uvuga ukuri azahundagazwaho imigisha, naho uwihutira gukira azahanwa. Nta bwo ari byiza kubera umuntu mu rubanza, ariko hari abacumura batyo kubera igisate cy’umugati. Umuntu ararikira yiruka inyuma y’ubukire, ariko ntamenye ko ari ubutindi bumutegereje. Ucyaha abandi amaherezo aratoneshwa, kurusha ubarata agakabya. Ucuza se na nyina akavuga ngo «Si icyaha», nta ho atandukaniye n’umujura. Umunyamururumba abyutsa intonganya, ariko uwiringira Uhoraho azatengamara. Uwiringira ubwenge bwe gusa, aba ari umupfayongo, naho uwitwarana ubuhanga, nta kizamuhungabanya. Uha abakene ntazigera akena, ariko utabareba azavumwa cyane. Iyo abagome bahagurutse, buri wese arihisha, ariko iyo barimbutse, intungane ziragwira. Umuntu bahana agashinga ijosi, nta kabuza azavunika atunguwe. Iyo intungane zigwiriye, abantu barishima, naho iyo umugiranabi atwara, rubanda bacura imiborogo. Ukunda ubuhanga ashimisha se, naho ugenda mu ndaya atagaguza ibintu bye. Umwami w’intabera atengamaza igihugu cye, naho uwaka imisoro y’ikirenga aragisenya. Umuntu urata mugenzi we akabya, aba amushyize umutego mu maguru. Icyaha cy’umugiranabi ni umutego azafatirwamo, naho intungane irishima ikavuza impundu. Intungane ihangayikwa n’amagorwa y’abakene, naho umugome ntakozwa ubumenyi. Abasekanyi batera impagarara mu mugi, ariko abanyabuhanga bahosha uburakari. Iyo umunyabuhanga aburana n’umupfayongo, yaba arakaye cyangwa se aseka, ntashobora kumugusha neza. Abantu b’abicanyi banga umunyamurava, naho ab’intabera baramushakashaka. Umupfayongo yasasa umujinya we, naho umunyabuhanga arawubundikira, akawucubya. Iyo umutware yita ku mazimwe, abayoboke be bose baba abagome. Umukene n’umugiranabi bafite icyo bahuriyeho, Uhoraho ni we umurikira amaso yabo bombi. Umwami ukemura imanza z’abakene acishije mu kuri, ingoma ye yashinze imizi burundu. Inkoni no gucyaha bitoza ubuhanga, naho umusore batereye iyo, akoza nyina isoni. Iyo abagome biyongera, icyaha cyiha intebe, ariko intungane zizababona barimbuka. Hana umuhungu wawe, uzagira amahoro, kandi azagutera ibyishimo ku mutima. Iyo abahanuzi babuze, imbaga yiberaho uko ibonye, ariko ukurikiza itegeko azahirwa. Nta bwo amagambo ari yo ahana umucakara, n’iyo yayumvise, ntayitaho. Ese ujya witegereza umuntu wihutira kuvuga? Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azamutanga kuri byinshi. Niba umucakara ateteshejwe kuva mu bwana, amaherezo azigomeka. Umuntu w’umunyamushiha akurura intonganya, umunyamwaga akagwiza ibicumuro. Ubwirasi bw’umuntu buzamutesha agaciro, naho ufite umutima wiyoroshya azakuzwa. Usangira n’igisambo aba yiyanga ubwe, yumva imivumo bagitongera, akinumira. Gutinya abantu birimo umutego, naho uwiringira Uhoraho ntazahungabana. Benshi baharanira ubutoni ku mutware, ariko Uhoraho ni we uha buri wese ikimukwiye. Intungane ziterwa ishozi n’umugiranabi, umugome agatera isoni abanyamurava. Amagambo ya Aguri, mwene Yake, w’i Masa. Uwo muntu ni we wivugiye ati Mana yanjye, ndananiwe! Ndananiwe, Mana yanjye, ndarushye. Koko rero, nta muntu undusha ubucucu, kandi nta bwenge bw’abantu ngira; sinatojwe ubuhanga, n’ubumenyi bwa Nyir’ubutungane simbuzi. Ni nde wazamutse mu ijuru akagaruka? Ni nde wapfumbase umuyaga mu biganza bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu gishura cye? Ni nde washinze imbago z’isi? Izina rye ni irihe kandi umuhungu we yitwa nde? Wowe uramuzi! Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa, umwiringiye rimubera ingabo imukingira. Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye, hato atazaguhana, ugatahurwaho ikinyoma. Hari ibintu bibiri nkwisabiye, ntuzabinyime mbere y’uko mpfa: uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije, ejo ntazarengwa ngahemuka, mvuga ngo «Uhoraho ni nde?» cyangwa natindahara nkiba, ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye. Ntuzasebye umugaragu kuri shebuja, hato atazakuvuma bikakokama. Hari ubwoko bw’abantu buvuma se, batigeze kwifuriza nyina umugisha; ubwoko bw’abantu bibwira ko ari abaziranenge, kandi batarahanaguweho ibicumuro byabo; ubwoko bw’abantu b’indoro y’ubwirasi, barangwa n’amaso y’agasuzuguro; ubwoko bw’abantu b’amenyo y’inkota n’urwasaya rw’icyuma, batanyagurisha abanyantege nke ku isi, n’abakene mu bantu. Umusundwe ufite abakobwa babiri bawubwira ngo «Duhe, duhe!» Hari ibintu bitatu by’indahaga, hakaba ndetse bine bitigera bivuga ngo «Ndanyuzwe!» Ibyo ni inyenga y’ikuzimu, inda y’ingumba, ubutaka budahaga amazi, ndetse n’umuriro utigera uvuga ngo «Ndanyuzwe!» Ijisho ry’umuntu useka se, akannyega ubukecuru bwa nyina, ibikona byo mu gasozi bizaritobagura, maze ibyana bya kagoma biriyongobeze. Hari ibintu bitatu bindenze, hakaba na bine ntazi: uko kagoma iguruka mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare, uko ubwato bwoga mu mazi, n’ikiyobora umugabo ku mugore ukiri inkumi. Dore uko imyifatire y’umugore w’umusambanyi imeze: ararya, akihanagura ku munwa, ubundi akavuga ati «Nta kibi nakoze!» Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi, hakaba na bine idashobora kwihanganira. Ni ibi: umucakara wimye ingoma, umupfayongo warenzwe ibiryo, umugore usendwa akabona umugabo, n’umuja usubira mu kiryamo cya nyirabuja. Hari ibintu bine birusha ibindi ubuto ku isi, ariko bikaba inyaryenge mu zindi. Ni intozi zitagira imbaraga, ariko ku mpeshyi zigahunika ibizazitunga; n’impereryi na zo zitagira ingufu, ariko zigacukura indaro yazo mu rutare. Hari n’inzige zitagira umwami, ariko zikagendera ku murongo uboneye; hakaba n’umuserebanya bashobora gufatisha intoki, ariko ugatura mu ngoro z’umwami. Hari n’ibindi bitatu bifite umubyimba unoze, hakaba na bine birangwa n’ingendo nziza: hari intare y’intwari mu nyamaswa, kandi ntigire icyo ihunga kibaho; hari rusake igenda ishinjagira, cyangwa se ruhaya; hakaba n’umwami iyo ashoreye ingabo ze. Niba warigannye umupfayongo, wowe ubwawe ukikuza, nubitekerezaho, uzahite ufunga umunwa wawe; kuko iyo ucunze amata abyara amavuta, wakanda izuru rikava amaraso, kandi wasembura umujinya ukabyara intonganya. Ngaya amagambo Lemuweli, umwami wa Masa, yatojwe na nyina: Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye! Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana? Ntuzategeze ubusore bwawe abagore, cyangwa ngo wishinge indaya zoreka n’abami. Lemuweli we, dore ibitabereye abami: abami ntibakwiye kunywa divayi, n’ibikomangoma ngo birarikire inzoga zihiye, kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe, maze bakaburizamo imanza z’abakene bose. Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke, divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima; bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye, yoye kwibuka umuruho we! Ujye uvuganira ikiragi, wite ku batagira kivurira, wature, uce imanza mu butungane, maze usubize abakene n’abatishoboye uburenganzira bwabo. Umugore w’umutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro amasaro meza! Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima, maze agakunda agatunganirwa. Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha, iminsi yose y’ubuzima bwe. Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye, maze intoki ze zigashishikarira kuboha. Amera nk’amato y’abacuruzi, ibimutunga akabikura kure. Abyuka kare butaracya, agateganya ifunguro ry’abo mu rugo, akabona gukwiza imirimo mu baja. Yaba abonye umurima umushimishije akawugura, akawuteramo imizabitu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye. Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje. N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora. Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo. Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Ntajya yikanga imbeho y’itumba, kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse. Ubwe yibohera ibiringiti, umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba. Umugabo we yubahwa mu nama y’abakuru, iyo yicaranye n’abasheshe akanguhe b’ako karere. Aboha imyenda akayigurisha, n’umucuruzi uhita akamuguraho imikandara. Umwete n’umurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge. Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro. Akurikirira hafi iby’urugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora. Abahungu be burabahagurutsa bakamushima, umugabo we akamuvuga ibigwi. Ati «Hari abakobwa benshi bagize ubutwari, ariko wowe wabarushije bose!» Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa. Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe, kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze! Dore amagambo ya Koheleti, mwene Dawudi, umwami w’i Yeruzalemu. Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa! Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si? Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho. Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira. Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo. Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya. Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva. Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo «Dore kiriya ni gishya!» burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza. Jyewe, Koheleti, nabaye umwami wa Israheli, nganje i Yeruzalemu. Nashatse gushishozanya ubuhanga ibikorerwa mu nsi y’ijuru byose, nsanga umurimo Imana yashinze abantu utoroshye. Nitegereje ibikorerwa ku isi, nsanga byose ari ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. Icyagoramye ntigishobora kugororoka, kandi ibibuze ntibigira ingano. Ubwo nahise nibwira mu mutima, nti «Dore mfite ubushishozi busumbye ubw’abambanjirije i Yeruzalemu bose, n’umutima wanjye nawutoje ubumenyi n’ubuhanga. Nitondeye gusobanukirwa ubumenyi n’ubuhanga, kumenya ubugoryi n’ubusazi; ibyo na byo nasanze ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. Koko rero, ubuhanga bwinshi bubyara agahinda kenshi, naho ubumenyi bukabije bugakurura imibabaro.» Naribwiye mu mutima, nti «Ngiye kwishimisha, ninezeze», na byo nsanga ari ubusa. Guseka nabonye ari nta cyo bivuze, kwishima nsanga ari nta kamaro. Nashatse gushimishiriza umubiri wanjye muri divayi, ariko umutima wanjye ugakomeza guhugukira ubuhanga; nshaka kwigira umusazi nk’abandi ngo aha nanyurwa no gukora ibyo abandi bose bakora ku isi igihe bakiriho. Nageze ku bikorwa bihambaye, nubatse ingoro, ntera n’imizabibu. Nihangiye ubusitani, nshaka amasambu nyateramo ibiti by’imbuto z’amoko yose, kandi mfukura amariba y’amazi yo kubivomerera. Natunze abagaragu n’abaja ngo bankorere; ntunga amatungo maremare n’amagufi, nyarusha abambanjirije i Yeruzalemu bose. Narunze zahabu na feza, umutungo w’abami n’uw’ibihugu ndawigarurira. Nari mfite abaririmbyi n’abaririmbyikazi, nkagira n’abagore benshi, kuko ari bo batera abagabo guhimbarwa. Narakomeye cyane kuruta abambanjirije i Yeruzalemu bose, kandi ngumana ubuhanga bwanjye. Icyo amaso yanjye yifuzaga cyose, narakiyahaye; umutima wanjye, nta cyo nigeze nywima kiwushimisha. Koko rero, umutima wanjye wanejejwe n’ibyo nakoze byose; iyo iba ari yo ngororano yanjye mu mvune zose nagize. Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.» Ubwo rero, nahise nongera kuzirikana ku buhanga, ku bucucu n’ubusazi. Koko se, uzasimbura umwami azakora iki kindi? Azakora ibyariho na mbere hose. Nasanze ubuhanga ari bwo bufite akamaro kurusha ubusazi, nk’uko urumuri ruruta umwijima. Umunyabuhanga amenya iyo ajya, naho umusazi akagenda afuragurika; ni byo koko, nyamara bombi bazapfa rumwe. Noneho ndibwira nti «Ko mpfuye rumwe n’umusazi, ubu buhanga bwose bumariye iki?» Nibwira mu mutima ko ibyo na byo ari ubusa. Koko kandi nta rwibutso rudasibangana umunyabuhanga cyangwa umusazi basiga, kuko iyo bapfuye, bucya kabiri bombi bamaze kwibagirana. Mbega ishyano kubona umunyabuhanga apfa kimwe n’umusazi! Ubuzima ndabuzinutswe, kuko mbona ibikorerwa ku isi biteye agahinda; byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. Nazinutswe imiruho yose nagiriye ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura; azaba se ari umunyabuhanga cyangwa umusazi? Nyamara, azegukana ibyo nagokeye ku isi byose, n’ubuhanga bwose nabikoranye; ibyo na byo ni ugukorera ubusa. Nareba imiruho yose nagiriye kuri iyi si, nkumva ncitse intege! Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa. Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose? Iyo minsi itabaze y’imiruho, uko guhangayikira ibintu, uko kurara utagohetse, na byo ni ukuvunikira ubusa! Ikibereye umuntu, ni ukurya no kunywa, akanezezwa n’umurimo akora. Kandi ibyo nasanze bitangwa n’Imana; kuko ntawashobora kurya cyangwa ngo agire ikimushimisha itabimuhaye. Koko rero, ushimisha Imana, imuha ubuhanga, ubumenyi n’ibyishimo; naho abanyabyaha ibagenera umurimo wo kurunda no guhunika ibizahabwa abayinyura. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. Ku isi, buri kintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo: Hari igihe cyo kubyara, n’igihe cyo gupfa; hari igihe cyo gutera urugemwe, n’igihe cyo kururandura; hari igihe cyo kwica, n’igihe cyo gukiza; hari igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka; hari igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka; hari igihe cyo kuganya, n’igihe cyo kubyina; hari igihe cyo gutera amabuye, n’igihe cyo kuyatora; hari igihe cyo guhoberana, n’igihe cyo kwirinda guhoberana; hari igihe cyo gushakisha, n’igihe cyo gutakaza; hari igihe cyo kubika, n’igihe cyo kujugunya; hari igihe cyo gutabura, n’igihe cyo kudoda; hari igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga; hari igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; hari igihe cyo cy’intambara, n’igihe cy’amahoro. Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe? Nitegereje umurimo Imana yahaye bene muntu ngo bawusohoze. Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana. Nasanze ibyiza kuri bo ari ukwishimisha, bakishakira umunezero bakiriho. Koko kandi, iyo umuntu ariye, akanywa, agashimishwa n’ihirwe yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana. Nasanze ibikorwa by’Imana biramba ubuziraherezo, nta kigomba kongerwaho, habe ngo hari n’icyo wagabanyaho. Imana ikora ityo kugira ngo bayitinye. Ibiriho ubu, na mbere byariho, n’ibizabaho bizaba byarahozeho; Imana ihora igarura ibyahozeho. Dore ibindi nabonye ku isi: ubugome bwahawe intebe aho bacira imanza, n’umubisha yimura intungane mu cyicaro. Naribwiye mu mutima nti «Intungane n’umugome, Imana izabacira urubanza, kuko ikintu cyose gifite igihe cyacyo, n’igikorwa cyose kikazacirwa urubanza rugikwiye.» Mu mutima wanjye, dore icyo navuze ku bantu: Imana ishaka kubagerageza, bityo ikabumvisha ko na bo ubwabo ari ibikoko. Koko rero, amaherezo y’abantu n’ay’ibikoko ni amwe: urupfu ni rumwe, impumeko ni imwe, kandi umuntu nta cyo asumbya igikoko, kuko byose ari ubusabusa. Ibintu byose bijya hamwe, byose biva mu gitaka, byose bisubira mu gitaka. Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ujya ejuru, maze uw’ibikoko ukajya hasi ikuzimu? Ubwo nabonye ko icyiza ku muntu ari ukunezezwa n’ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. Napfa se, ni nde uzamugarura kureba ibyo asize? Narongeye nitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y’abakandamijwe, kandi bo nta we uyabahoza; ntibagira kirengera kuko ingufu zifitwe n’ababarenganya! Nahise nshima abapfu bamaze urwabo, kurusha abazima bakiriho. Abo bombi ariko, ubarusha ihirwe, ni utarabaho, kuko atarabona amarorerwa yo kuri iyi si! Jyewe nasanze imvune n’ibikorwa byiza umuntu ageraho, biterwa n’ishyari agirira mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga! Umupfayongo iyo yipfumbase, yiyangiriza umubiri. Urushyi rumwe rwuzuye ituze, ruruta amashyi yombi yuzuye umuruho wo kwiruka inyuma y’umuyaga. Jyewe narongeye mbona ikindi kidafite akamaro ku isi: nka nyakamwe, utagira uwe, nta mwana, nta muvandimwe, kandi ugasanga adahwema kwikota, agahora ararikiye gukira! Ariko akagera aho yibaza ati «Ubu uwo nduhira ni nde, nkarinda kwibuza umunezero?» Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’umurimo w’impfabusa. Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire! Nanone kandi iyo muryamye muri babiri, murashyuha, none se umuntu uryamye wenyine yashyuha ate? Igihe nyakamwe ashobora gutembagazwa n’umwanzi, iyo ari babiri baramunanira; ubundi kandi umugozi w’inyabutatu ucika bigoranye. Umusore ukennye kandi uzi ubwenge aruta umwami usazanye ubupfu, ntabe acyemera ko bamugira inama. Koko rero, n’aho uwo musore yafata ubutegetsi avuye mu buroko, cyangwa akimikwa akiri umukene, nasanze abantu bose bo ku isi bahita bamushyigikira, kurusha wa mwami wishyizeho. Koko, abantu ayobora ntibabarika, nyamara abazaza nyuma ye, ntibazamwishimira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga! Ujye ugenda witonze nugana ku Ngoro y’Imana, ujye wegera maze utege amatwi; ibyo biruta igitambo cy’abapfayongo, n’ubwo badatekereza ko bakora nabi. Ntukihutire kubumbura umunwa, maze ngo umutima wawe uhubukire kurogombwa imbere y’Imana, kuko Imana iba mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi; bityo rero ujye uvuga make. Koko rero, imiruho myinshi itera kurota, n’amagambo menshi agakurura amazimwe. Nuhigira Imana, ntugatinde kuzuza umuhigo wawe, kuko idakunda abapfayongo; icyo wahigiye, ujye ugikora. Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize. Umunwa wawe ntuzatere umubiri wawe gucumura, kandi ntuzabwire intumwa y’Imana ngo «Nari nibeshye!» Ni kuki Imana yagomba kukurakarira kubera amagambo yawe, ikanayogoza ibikorwa byawe? Koko rero, imiruho myinshi itera kurota, naho amagambo menshi agakurura amatiku. None rero jya utinya Imana. Nubona mu gihugu umukene akandamijwe, ukabona ubutabera n’ubutungane bititaweho, ntibizagutere inkeke; bazakubwira ko hejuru y’abakomeye haba hari ababarusha imbaraga, na bo kandi bakaba bazirushwa n’abandi. Bazitwaza igifitiye akamaro rubanda nyamwinshi, cyangwa kubahiriza umwami. Ukunda amafaranga, ntajya ayagwiza; ukunda iby’isi nta nyungu abivanamo. Ibyo na byo ni ukugokera ubusa. Ahuzuye ibintu, hagwira n’abaryi; ubwo se inyungu y’ubitunze ni iyihe uretse kubirebesha amaso gusa? Umukozi mwiza asinzira neza n’iyo yarya bike; ariko umukungu n’iyo yagwa ivutu ntagoheka. Hari ikintu kibabaje nabonye ku isi: kubona umuntu yaragwije umutungo, nyuma ukamushirana! Iyo uwo mutungo uhombye, umwana yabyaye asigara amara masa. Uko yagasohotse mu nda ya nyina yambaye ubusa, azasubirayo uko yaje; umuruho we wose nta cyo azawukuramo ngo akijyane. Na byo biteye agahinda, kubona uko yaje ari na ko agenda, ubwo se bimwunguye iki kubona yararuhiye ubusa? Ubundi kandi imibereho ye irangwa n’umwijima, agahinda, indwara n’impungenge nyinshi. Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we. Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana. Ubwo rero ntaba agihangayitswe n’imibereho ye, kuko Imana iba imwitayeho, ikamunezeza umutima. Hari ikindi kibabaje nabonye ku isi, kandi gikomereye umuntu. Umuntu Imana yamugabiye umukiro, ibintu n’icyubahiro; ntiyagira icyo abura mu byo umutima we wifuzaga byose. Nyamara ariko Imana ntimureka ngo abirye, ahubwo biribwa n’undi w’umuvantara! Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’ibyago bibi. Nk’umuntu wabyara abana ijana, akaramba akabaho imyaka myinshi, umutima we ntunezerwe muri icyo gihe cyose, yaba apfuye akabura gihamba, ibyo byose byaba byaramumariye iki? Ndemeza ko umwana upfuye akivuka aba amurusha ibyishimo. Koko rero, uwo mwana aba avuye mu mwijima, kandi aba agiye mu mwijima, n’izina rye rigahita risibangana. Nta n’ubwo aba yabonye izuba cyangwa ngo arimenye, bityo akaba arusha ituze uwarambiye ubusa. Mbese ariko n’iyo yabaho imyaka ibihumbi bibiri atigeze asogongera ku munezero, harya bose ntibajya hamwe? Imvune z’umuntu aziterwa n’inda ye, kandi ntijya ihaga na rimwe. None se icyo umunyabuhanga arusha umupfayongo ni iki? Ni iyihe nyungu y’umukene uzi kwifata neza imbere y’abantu? Ibyiza ni ugushimishwa n’ibyo ufite aho guhora urarikiye. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga. Ikiriho cyose kiba cyarahawe izina, tuzi n’umuntu icyo ari cyo, ko adashobora kujya impaka n’umurusha imbaraga. Koko rero amagambo menshi yongera amazimwe; umuntu se ayakuramo nyungu ki? Mbese ni nde wamenyera muntu ikimutunganiye mu buzima bwe, ko iminsi ye itagira shinge ihita bwangu nk’igihu? Ni nde se koko uzamuhishurira ibizaza nyuma ye amaze gupfa? Kuvugwa neza biruta amavuta y’igiciro, kandi umunsi wo gupfa uruta uw’amavuko. Aho kujya mu nzu y’ibirori wajya mu nzu y’abapfushije, kuko ari yo maherezo ngombwa ya buri muntu, kandi uriho wese akwiye kubizirikana. Agahinda karuta ibitwenge, kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza. Umutima w’umunyabuhanga uba mu nzu irimo agahinda, naho uw’umupfayongo ukaba mu nzu y’ibirori. Kumva umunyabuhanga agucyaha, biruta gutega amatwi indirimbo y’umupfayongo; kuko ibitwenge bye biba bimeze nk’amahwa aturagurikira mu nsi y’inkono itetse. Na byo ni ukugokera ubusa. Koko rero, inyota y’ubutegetsi ihinyuza umunyabuhanga, naho umutima uhawe iby’ubusa ugakurizaho guhemuka. Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo; kwihangana bikaruta kwirata. Ntukihutire kurakara, kuko uburakari ari bwo buranga abapfayongo. Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga. Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si. Koko kandi, uwisunze ubuhanga angana uwisunze feza; kandi akamaro k’ubumenyi, ni uko ubuhanga bubeshaho nyirabwo. Uzitegereze ibikorwa by’Imana: ni nde washobora kugorora icyo yahese? Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.» Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe. Ntukabe intungane ngo ukabye, kandi ntukifate nk’umunyabuhanga ngo urenze urugero: ese waba wiyangiza ushaka iki? Ntugakabye ubugome cyangwa ngo usare: none se kuki warinda gupfa igihe kitaragera? Ni byiza gufata ikintu ariko n’ikindi utakirekuye, kuko utinya Imana, abitunganya byombi. Ubuhanga buha nyirabwo imbaraga ziruta iz’abatware cumi bari mu mugi. Koko rero, ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura. Ubundi kandi, ntukite ku mabwire, hato utazumva ko umugaragu wawe akuvuma. Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi. Ibyo byose narabigerageje, mbigiranye ubuhanga. Naravuze nti «Ndifuza kuba umunyabuhanga!» ariko nasanze bindenze. Ibiriho biri kure, birahishe cyane; ni nde uzabihishura? Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho. Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego, umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka. Dore rero ibyo jyewe, Koheleti, nabonye, maze gusuzuma ibintu kimwe kimwe, ngira ngo menye ukuri kwabyo. Ariko icyo umutima wanjye ushaka, nkaba ntarakibona ni iki: mu bagabo igihumbi, nabonyemo umwe uhamye, ariko mu bagore bose uko bangana, nabuzemo n’umwe. Dore rero ibyo nashoboye kubona: Imana yaremye abantu ari abanyamurava, noneho bo bihangira inzira nyinshi zibayobya. Ni nde wamera nk’umunyabuhanga, akamenya ukuri kw’ibintu? Ubuhanga bw’umuntu bumutera gucya mu maso, bukamumara umunya. Uzubahirize itegeko ry’umwami kubera amasezerano wagiriye Imana. Ntukihutire kuryitarutsa, cyangwa ngo wange kuva ku izima; kuko icyo umwami ashaka akigeraho, kandi ijambo rye rikaba iteka ridakuka, hakaba nta wamutinyuka ngo agire ati «Urakora iki?» Ukurikiza itegeko, nta kibi kimugeraho, kandi umutima w’umunyabuhanga uba uzi igihe uzacirirwa urubanza. Ni koko, ikintu cyose gifite umwanya w’urubanza rwacyo, kuko ubugome bw’umuntu buzamugaruka. Mu by’ukuri ntaba azi ibizaba, n’uko bizagenda; none se ni nde wabimuhishurira? Nta muntu utegeka umwuka w’ubuzima, kugira ngo awubuze gushira, nta we utegeka umunsi w’urupfu, kandi nta wasonewe urwo rugamba, n’ubugome ntibukiza nyirabwo. Ibyo byose nabibonye nitegereje ibibera ku isi, mu gihe umuntu akandamiza mugenzi we, ashaka kumugirira nabi. Nabonye abagome bikoreye bajya kubahamba, bakabatambagiza umugi, bakiyibagiza ko bagize nabi. Ibyo na byo ni ubusa. Kubera ko icyemezo cyo guhana ikibi kitaziraho, umutima w’abantu urarikira kugira nabi. N’iyo umunyabyaha yacumuye incuro ijana, kandi akaramba, sinshidikanya ko ihirwe ari iry’abubaha Imana, kuko bayitinya. Nyamara ariko umunyabyaha nta hirwe azagira, azahita vuba nk’igihu, kuko adatinya Imana. Hari ikindi kintu cy’impfabusa ku isi: intungane zimwe zigira ibyago byagombaga kugwirira abanyabyaha, hakaba n’abanyabyaha baronka ibyiza byagombaga guhabwa intungane. Ndemeza ko n’ibyo ari amashyengo. Jyewe rero nakunze ibyishimo, kuko nta kindi kinyura umuntu ku isi atari ukurya, akanywa hanyuma agatengamara. Ndetse iyaba ibyo yabihoranaga mu miruho ye yose, igihe agifite ubuzima Imana yamuhaye ku isi. Nahagurukiye kumenya ubuhanga no gucengera ibikorerwa ku isi, nsanga umuntu atigera aruhuka haba ku manywa cyangwa nijoro; ubwo maze kwitegereza ibikorwa byose by’Imana, nahise ntahura ko nta washobora kumenya ibikorerwa ku isi, ko nta wasobanura impamvu umuntu atagera ku cyo avunikira. Ndetse n’umunyabuhanga wikekaho kumenya byinshi, na we ntashobora kubigeraho. Koko, ibyo byose umutima wanjye wabizirikanyeho maze nsanga intungane n’abanyabuhanga hamwe n’ibikorwa byabo, byose biri mu maboko y’Imana. Umuntu ntasobanukiwe n’urukundo cyangwa n’urwango. Kuri we byose ni amashyengo; kuko ari intungane n’umunyabyaha, ari utura ibitambo n’utigera abitura, ari umugiraneza n’umunyabyaha, ari upfa kurahira ari n’ubitinya, bose bapfa kimwe! Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu! Ukiri kumwe n’abandi ku isi aba agifite amizero, kuko «imbwa igihagaze, iruta intumbi y’intare». Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi, nta n’igihembo cyabo kibaho, kuko baba baribagiranye. Urukundo rwabo, inzangano zabo n’amashyari yabo, byose biba byarasibanganye; nta n’uruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa ku isi. Genda urye umugati wawe mu byishimo, unywe divayi yawe mu munezero, kuko Imana yishimiye ibikorwa byawe. Igihe cyose imyambaro yawe izabe yererana, n’amavuta ntazigere abura ku mutwe wawe. Wishimane n’umugore ukunda igihe ukiriho muri ubwo buzima buyoyoka Imana yaguhaye, kuko ari yo ngororano ukura mu mvune z’ubuzima bwawe ku isi. Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari. Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane. Nta muntu umenya igihe azapfira; uko amafi afatirwa mu rushundura cyangwa inyoni zikagwa mu mutego, ni na ko umuntu atungurwa n’ibyago, iyo bimwubikiye bikamugwa gitumo. Ikindi nasanze gikomeye cyane, ni akamaro k’ubuhanga kuri iyi si. Hari umugi muto ukagira abaturage bake; haza umwami ukomeye arawutera, arawugota yubaka inkuta ziwuzengurutse. Muri uwo mugi harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabuhanga nuko arokora umugi akoresheje ubuhanga bwe. Nyamara nta muntu n’umwe wongeye kwibuka uwo mukene. Nuko nanjye ndavuga nti «Ubuhanga buruta ubutwari; ariko ubuhanga bw’umukene burasuzugurwa, nta we utega amatwi amagambo ye». Amagambo atuje y’abanyabwenge yumvikana neza kurusha urusaku rw’umwami w’abasazi. Ubuhanga buruta intwaro z’intambara, ariko inkunguzi imwe ivutsa ibyiza byinshi. Isazi zapfuye zinutsa amavuta y’umubavu; kandi ubusazi, n’iyo ari buke, butesha ubuhanga agaciro. Umutima w’umunyabuhanga umuyobora inzira igororotse, naho uw’umupfayongo ukamuyobagiza. Iyo umusazi agenda mu nzira, abura ubwenge akereka bose ko yasaze. Umwami nakurakarira, ntugahindagane, kuko ubwitonzi buzakurinda kugwa mu byaha. Hari ikintu kibi nabonye ku isi, gisa n’aho umwami yibeshya: kubona umusazi ahabwa imirimo ihanitse, naho abashoboye bagasubizwa inyuma! Nabonye abagaragu bari hejuru y’amafarasi, naho abatware bagendesha amaguru nk’abacakara. Ucukura umwobo, azawugwamo, kandi usenya urukuta, inzoka izamuruma. Ucukura amabuye, azamukomeretsa, naho uwasa inkwi yikururire icyago. Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyitemesha bizasaba imbaraga; ariko ubuhanga bwo buhorana akamaro. Kumenya kuzinga inzoka byaba bimaze iki, niba umugombozi ari we ibanje kuruma? Amagambo avuye mu munwa w’umunyabuhanga atera ubwuzu, naho akanwa k’umupfayongo karamuroha. Iyo ateruye kuvuga ararogombwa, akarangiza avuga amateshwa. Umusazi aravuga ntahora. Nyamara nta we umenya akazaza ejo; ni nde se washobora kumuhishurira ibizaba nyuma y’urupfu rwe? Umupfayongo avunikira ubusa, kubona atazi n’inzira imujyana mu mugi. Uragowe, wowe gihugu gifite umwami ukiri umwana, n’abatware bazindukira ku mbehe! Urahirwa, wowe gihugu gifite umwami w’imfura, n’abatware barira igihe, atari ukugira ngo basinde, ahubwo bashaka kunguka imbaraga. Umunebwe agwirwa n’igisenge cy’inzu ye, naho umunyabute ikamuvira. Mu birori, abakomeye barira kwinezeza, na divayi ikabahimbariza ubuzima; maze amafaranga akabakemurira ibibazo byose. Ntuzigere uvuma umwami, haba no mu bitekerezo; nuba unaryamye mu nzu yawe ntuzavume umukire, kuko n’akanyoni ko mu kirere kagutwara ijambo, rigatangira kuguruka nta mababa. Jugunya umugati wawe hejuru y’amazi amaherezo uzakugarukira. Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi. Iyo ibicu birese imvura, biyicuburira ku isi. Igiti, cyagwa mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kikubise ni ho kiguma. Uwakwishinga umuyaga, ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura. Nk’uko utazi umwuka ubeshaho inda y’umugore utwite, ni na ko utazi uko Imana yaremye byose. Ujye uhera mu gitondo ubiba imbuto yawe, ugeze nimugoroba utaruhutse, kuko utazi ikizaguhira, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa se niba byombi ari mahire. Urumuri ni rwiza, kandi amaso anyurwa no kubona izuba. Niba umuntu arambye imyaka myinshi, yose ajye ayishimamo, atekereze iminsi y’amakuba, kuko izaza ari myinshi. Ibitubaho byose ni impfabusa. Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza. Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa! Uzibuke Uwakuremye mu gihe cy’ubuto bwawe, mbere y’uko usatirwa n’ibihe bibi, n’imyaka uzavugiraho uti «Iyi yo nta shema inteye.» Uzamwibuke mbere y’uko urumuri rw’izuba, ukwezi n’inyenyeri rukuzimiraho, n’ibicu bikongera kubudika imvura ihitutse. Icyo gihe amaboko yakurwanagaho azaba atitira, intugu wikorezaga zihetame, amenyo wari usigaranye ananirwe gutapfuna, n’amaso warebeshaga ahume. Icyo gihe amatwi yawe ntazaba acyumva, ijwi ryawe rizatitimira, uzabura ibitotsi mu bunyoni, utanagiheruka indirimbo z’ibitaramo. Ubwo ntuzaba ugiterera umusozi, nugera mu nzira uzazengerezwa, umutwe wawe uzabe uruyenzi, nk’igiti kirabije, amaguru yawe ananirwe kwiterura, kuko nta kabaraga uzaba usigaranye, ahubwo uzagenda ugana indaro y’ikuzimu, maze abategereje kukuririra bahore mu muharuro. Ubwo ni mbere y’uko unogoka, ubwonko butarasandara, ngo igifu gitabuke, n’umutima uturike, maze umukungugu usubire mu gitaka wavuyemo, n’umwuka w’ubugingo usubire ku Mana yawutanze. Koko Koheleti yarabivuze ati «Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa.» Uretse ko Koheleti yari umunyabuhanga, yatoje na rubanda ubumenyi; yarashishoje, aracengera, anonosora imigani myinshi. Koheleti yihatiye gushaka imvugo iboneye, no kwandika amagambo y’ukuri. Imvugo y’abanyabuhanga ni nk’agashinge gatuma umuntu yinyakura, naho imigani ni nk’imisumari ifatanya ubumenyi bwose. Byose bibwirizwa n’Imana, yo mushumba umwe rukumbi w’ukuri. Ikindi kandi, mwana wanjye, umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane ugakabya binaniza umubiri. Umwanzuro: muri make rero, ujye utinya Imana kandi ukurikize amategeko yayo; ni cyo umuntu abereyeho. Koko rero, Imana izahamagaza ikiremwa cyose, igicire urubanza ku byihishe byose, ari ibyiza ari n’ibibi. Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomoni. Nansome uko umunwa we usanzwe unsoma! Kuko urukundo rwe rundutira divayi. Imibavu yawe ifite impumuro nziza, izina ryawe ni impumuro itamye, ni na yo mpamvu abakobwa bagukunda. Reka nkujye inyuma unyijyanire, ngaho twirukanke! Umwami yanyinjije mu byumba bye. Tunezerwe tukwishimire, duhimbaze urukundo kurusha divayi. Erega bazi ubwenge abakwikundira! Ndi umuyumbu ariko mfite igikundiro, bari ba Yeruzalemu, nsa n’amahema ya Kedari nsa n’inyegamo zo kwa Salima. Ntimungaye ibara ngo ndirabura: ni izuba ryambabuye. Bene mama barandakariye; banyohereza kubarindira imizabibu, ariko iyanjye mizabibu sinayirinda. Mbwira se, wowe umutima wanjye ukunda, aho ujyana umukumbi wawe kurisha, mbwira aho uwujyana kubyagira, ntava aho nsa n’ubwerabwera, hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe. Niba utabizi, wowe gitego mu bakobwa, sohoka ukurikire umukumbi wawe, maze abana b’ihene ubajyane kurisha iruhande rw’ibiraro by’abungeri. Ncuti yanjye, nakugereranya n’imwe mu mafarasi y’ingore, amwe akurura amagare ya Farawo. Imisaya yawe ni ihogoza, itatse amasaro, kimwe n’ijosi ryawe ritamirije inigi. Turagutungira inigi za zahabu, duharagemo amabara ya feza. — Igihe umwami bamushagaye, ni bwo akarabo kanjye gatama impumuro nziza, Uwo nkunda ni nk’agapfunyika k’umubavu kegama hagati y’amabere yombi. Uwo nkunda ni nk’agashandiko k’indabo hagati y’imizabibu ya Enigadi. — Koko uri mwiza, mukobwa nkunda, koko uri mwiza! Amaso yawe ni nk’ay’inuma. — Uri mwiza, muhungu nkunda, koko uteye ubwuzu. Uburiri bwacu ni ubwatsi butoshye. — Inkingi z’inzu yacu ni sederi, n’imishoro yayo ni imizonobari. — Ndi akarabo k’amarebe y’i Saroni ndi umwangange wariboye wo mu mibande. — Mu bandi bakobwa, uwo nkunda ameze nka lisi mu mahwa. — Nk’ipera mu biti by’ishyamba, ni ko uwo nkunda ameze mu bana b’abahungu. Nicaye mu gicucu cye uko nabirarikiye, akabuto ke kandyohera mu kanwa. Yanyinjije mu rwengero rwe, anshyiraho ikimenyetso cy’urukundo rwe. Nimumpembuze agatsima k’imizabibu, nimundamize akabuto k’ipera, dore nzonzwe nzira urukundo. Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye, ukw’iburyo kurampfumbase. — Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze, mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi, muramenye ntimunkangurire uwo nkunda, ntimumubyutse atarabishaka. Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje, arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi. Uwo nkunda ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara. Dore nguyu ari inyuma y’inkike yacu, ararungurukira mu madirishya, arahengereza mu mbariro. Uwo nkunda yateruye kuvuga, arambwira ati «Haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye, Dore itumba rirashize, imvura irahise yaracitse. Indabo zakwiriye igihugu, igihe cy’inkera cyageze, ijwi ry’inuma ryumvikanye mu gihugu. Umutini waturitse imbuto zawo za mbere, n’imizabibu yarabije, iratama impumuro zayo nziza. Cyo haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye. Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare, mu bwihisho bw’imanga, reka nirebere mu maso yawe, niyumvire n’akajwi kawe, kuko ijwi ryawe rishimishije n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!» Nimudufatire imihari, bya byana by’imihari byonona imizabibu, kandi imizabibu yacu ari uruyange. Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe. Aragira mu ndabo z’amalisi. Garuka, ncuti yanjye, mbere y’agasusuruko, mbere y’uko umwijima utamuruka; sa n’isha cyangwa ishashi y’impara, mu mpinga z’imisozi ya Beteri. Ijoro ryose naraye nshatse ku buriri bwanjye, uwo umutima wanjye ukunda. Namushatse ndamubura. Reka mbyuke, nirukanke umugi, imihanda n’amayirabiri, nshakashake uwo umutima wanjye ukunda. Namushakashatse ariko namubuze. Nahuye n’abarinzi, bamwe barara irondo mu mugi; ndababwira nti «Mbese ntimwabonye uwo umutima wanjye ukunda?» Twari tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda; ndamufata nanga kumurekura, ntamwinjije mu nzu ya mama, mu cyumba cy’uwanyibarutse. Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze, mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi, muramenye ntimunkangurire urukundo, ntimurubyutse rutarabishaka. Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu, asa n’inkingi y’umwotsi, atama imibavu n’ububani, n’udufu duhumura neza tumwe tubunzwa n’abaducuruza? Nimwirebere ingobyi ya Salomoni, ishagawe n’abagabo mirongo itandatu barobanuwe mu ntwari za Israheli; bose bitwaje inkota, bamenyereye intambara, buri wese afatiye inkota ku itako ku mpamvu y’akamu ka nijoro. Umwami Salomoni yiyubakiye indaro mu biti byo muri Libani. Inkingi yazicuze muri feza, ahegamirwa ahataka zahabu, ahicarwa ahataka umuhemba, mu mbere, abari ba Yeruzalemu bahataka urukundo. Nimusohoke, bari ba Siyoni, mwitegereze umwami Salomoni, mutangarire ikamba Nyina yamwambitse umunsi w’ubukwe bwe, umunsi umutima we wari wuje umunezero. Mbega ukuntu uri mwiza, ncuti yanjye, mbega ukuntu uri mwiza! Amaso yawe ni nk’ay’inuma, aragaragara inyuma y’umwenda witwikiriye. Imisatsi yawe imeze nk’umukumbi w’ihene zimanuka imanga ya Gilihadi. Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama zogoshwe, iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira; buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga, kandi nta gihanga kiyabamo. Iminwa yawe imeze nk’agashumi k’umuhemba, mu kanwa uteye ubwuzu. Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye, ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri. Ijosi ryawe ni nk’umunara wa Dawudi, wubakiwe kubika intwaro, na ryo ritendetseho ingabo igihumbi, nk’ingabo intwari zikinga ku rugamba. Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri zavutse ku isha ari impanga, zikarisha mu ndabo z’amalisi. Mbere y’agasusuruko, mbere y’uko umwijima utamuruka, ndajya mu mpinga ibyara imibavu, ku musozi wera ububani. Koko uri mwiza wese, ncuti yanjye, nta nenge ikurangwaho! Turajyana tuva muri Libani, mugeni wanjye. Urava muri Libani tujyane, urava mu mpinga ya Amana, mu mpinga ya Seniri na Herimoni mu buvumo intare zihishamo, mu misozi ituwe n’ingwe. Uwanjye umbereye umugeni, erega wantwaye umutima, wandoye rimwe gusa, mbonye n’isaro rimwe ry’urunigi rwawe, ni bwo wantwaye wese! Mbega ukuntu urukundo rwawe ari rwiza, uwanjye umbereye umugeni! Mbega ukuntu urukundo rwawe rundutira divayi, n’impumuro y’imibavu yawe ikandutira ibihumura byose! Iminwa yawe, mugeni wanjye, iratemba ubuki, ururimi rwawe rutwikiriye amata n’ubuki. Imyenda yawe irahumura nka Libani. Uri umurima uzitiwe, uwanjye umbereye umugeni, uri isoko igipfundikiye n’iriba nagenewe. Ikimero cyawe ni agashyamba kera amatunda aryohereye, kakera n’ibiti bibyara imibavu y’indobanure, n’amavuta y’impumuro zinyuranye. Uri iriba rivomera imirima, uri isoko y’amazi afutse, uri umugezi uturuka muri Libani! Haguruka, muyaga wa ruguru, banguka, muyaga w’epfo! Huhera mu busitani bwanjye, maze imibavu yabwo itame. Uwo nkunda niyinjire ubusitani, yirire imbuto zabwo ziryoha ukwazo. Ninjiye mu busitani bwanjye, uwanjye umbereye umugeni, nasoromye imibavu yanjye n’ububani bwanjye, nariye ikinyagu cyanjye n’ubuki bwanjye, nanyoye divayi yanjye n’amata yanjye. Incuti, nimurye, munywe musinde urukundo! Nari nsinziriye ariko umutima wanjye uri maso. Numvise ijwi ry’uwo nkunda, nguwo arakomanze ati «Nkingurira, muvandimwe wanjye, ncuti yanjye, kanuma kanjye, muziranenge wanjye, kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, n’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ijoro.» Mbese ko nari niyambuye ikanzu yanjye, nayisubizamo nte? Ko nari noze ibirenge, nabyanduza nte? Uwo nkunda yanyujije ikiganza mu mwenge w’urugi, maze umutima wanjye urashiguka kubera we. Jyewe nabyutse ngo nkingurire uwo nkunda, maze ibiganza byanjye bitonyanga imibavu, n’intoki zanjye ziyagirana imibavu y’amazi itonyangira ku byuma bikinga urugi. Jyewe nakinguriye uwo nkunda, ariko uwo nkunda yari yakimiranye arigendera. Nataye umutwe nsanze yagiye; naramushatse sinamubona, naramuhamagaye ntiyanyitaba. Abarinzi twahuye, bamwe barara irondo mu mugi, bankubise barankomeretsa; banyambuye igishura, babandi barinda inkike y’umugi. Bari b’i Yeruzalemu, ndabibasabye, nimuhura n’uwo nkunda, muramubwira iki? Ko nazonzwe nzira urukundo. Mbese uwo ukunda arusha iki abandi, wowe gitego mu bakobwa? Rwose ni iki uwo ukunda arusha abandi, ngo urinde kutwinginga utyo? Uwo nkunda ni izuba, ni inzobe idahanda, mu bihumbi icumi ni we wagaragara. Umutwe we ni nka zahabu iyunguruye, agasatsi ke kanoze nk’imikindo, kandi kirabura nk’icyiyone. Amaso ye ni nk’ay’inuma ku nkombe y’imigezi, zoga amata, ntizirenge inkombe. Imisaya ye ni nk’akarima kera imibavu, kakera ibihumura. Iminwa ye ni indabo z’amalisi, ivubura imibavu ishashagira. Ibiganza bye ni imibumbe ya zahabu, iharaze amabuye meza y’i Tarishishi. Umubyimba we ni ihembe ry’inzovu, ritatse safiri. Amaguru ye ni inkingi zera de, zihagaze ku bitereko bya zahabu iyunguruye. Uburanga bwe ni Libani nzima, ni rudasumbwa nk’amasederi! Mu kanwa ke ni uburyohere busa, uko aremye wese atera kwifuza. Nguwo uwo nkunda, ngiyo incuti yanjye, bari ba Yeruzalemu. Mbese uwo ukunda yagiye he, wowe, gitego mu bakobwa? Uwo ukunda yaba yerekeye he, ngo tugufashe kumushaka? Uwo nkunda yamanutse agana mu busitani bwe, mu mirima y’ibiti bivamo imibavu, kuragira mu mirima no guca indabo z’amalisi. Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe. Uri mwiza, ncuti yanjye, usa na Tirisa; uteye ubwuzu nka Yeruzalemu. Uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo. Mpisha amaso yawe kuko antwara umutima. Imisatsi yawe ni nk’umukumbi w’ihene zimanuka imanga ya Gilihadi. Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira; buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga, kandi nta gihanga kiyabamo. Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye, ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri. Abamikazi ni mirongo itandatu, inshoreke ni mirongo inani, abakobwa bo ntibagira ingano. Ariko umwe gusa ni we kanuma kanjye, ni ikinege kwa nyina. Uwamwibarutse ni we yatonesheje. Abakobwa bamubonye bamwita nyaguhirwa, ndetse n’abamikazi n’inshoreke bamwita igitego, bati «Uriya ni nde utungutse nk’umuseke weya, mwiza nk’ukwezi, waka nk’izuba, uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo?» Namanutse njya mu busitani bw’ibiti by’ibinyobwa, kureba imbuto zashibutse mu kabande, kureba niba umuzabibu warapfunduye, niba amatunda ari uruyange. None sinkimenya iyo nerekeza... Garuka, garuka, mukobwa w’Abashulami, garuka, garuka, tukwirebere! Kuki mwitegereza Umushulamikazi, nk’abareba umudiho w’ingamba ebyiri? Byaba byiza ibirenge byawe mu nkweto zabyo, mukobwa w’igikomangoma! Amatako yawe ni nk’umutako wahanzwe n’umuhanga. Umukondo wawe ni nk’agakebano katabura divayi ihumura. Inda yawe ni nk’akarundo k’ingano gakikijwe n’amalisi. Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri, zavutse ku isha ari impanga. Ijosi ryawe ni nk’umunara wubatswe n’amahembe y’inzovu. Amaso yawe ni nk’ibyuzi bya Heshiboni, iruhande rw’umuryango w’uwo mugi utuwe cyane. Izuru ryawe ni nk’umunara wa Libani, bagenzuriramo ibituruka i Damasi. Umutwe wawe wemye nka Karumeli, n’imisatsi iwutenderaho ni nk’umwenda w’umuhemba; umwami yafatiwe mu mapfundo yayo. Waba mwiza, watera ubwuzu, rukundo rwanjye, mukobwa utera kunezerwa! Mu gihagararo usa n’umukindo, amabere yawe ameze nk’amahundo y’umuzabibu. Naravuze nti «Nzurira umukindo, maze nywusingire amaseri.» Reka amabere yawe ambere nk’amahundo y’umuzabibu, umwuka wawe umbere nk’impumuro y’amapera, n’akanwa kawe nka divayi yahebuje... Yisuke igana uwo nkunda, itembe ku minwa y’abahunikira. Ndi uw’uwo nkunda, kandi ni jye ararikira. Ngwino, musore nakunze, twigire ku gasozi! Dukeshe ijoro mu midugudu, tuzindukire mu mirima y’imizabibu kureba ko imizabibu yapfunduye, cyangwa ko yarabije, cyangwa ko amatunda yabaye uruyange, ni ho nzaguhera urukundo rwanjye. Ubu ngubu imikunde iratama imibavu yayo, no ku irembo ryacu hari imbuto zose z’akataraboneka, iza vuba n’iza kera; ncuti yanjye, narazikuzigamiye. Iyaba koko wari musaza wanjye, ngo ube waronse amabere ya mama, twahuriye ahagaragara nkagusoma, kandi ntihagire ubingaya. Nakujyanye, nkakwinjiza mu nzu ya mama, ukanyigisha uko nkwiye kukunyura. Nakunywesheje kuri divayi irimo umubavu, no ku mutobe w’amatunda yanjye. Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye, ukw’indyo kurampfumbase. Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze, ntimunkangurire uwo nkunda, ntimumubyutse atarabishaka! Uriya mukobwa ni nde uzamuka aturuka mu butayu, yiyegamije uwo akunda? Nagukanguriye mu nsi y’igiti cy’ipera, aho nyoko yagusamiye, ni ho yagusamiye uwakwibarutse. Nshyira mu mutima wawe, mbe nk’ikimenyetso kidasibangana, mbe nk’icyapa giteye no ku kuboko kwawe, kuko urukundo rufite amaboko nk’urupfu; umutima ukunda ukagundira nka rwo, ugurumana nk’ikibatsi cy’umuriro, nk’umuriro w’Uhoraho. Imivumba y’amazi ntiyashobora gucubya urukundo, n’inzuzi ntizarurengera. Umuntu watanga umutungo w’urugo rwe rwose, akeka ko yawugura urukundo, nta kindi yaronka, uretse umugayo. Dufite gashiki kacu katarapfundura amabere, tuzakagenzereza dute umunsi batangiye kukarambagiza? Niba ari urukuta tuzarutamiriza feza; niba ari umuryango tuzawukinga n’imbaho za sederi. Ndi urukuta, n’amabere yanjye ni nk’iminara; ni yo mpamvu mu maso ye ari jye umutera umunezero. Salomoni yari afite imizabibu i Behali‐Hamoni, ayigabanya abarinzi, ngo buri wese ajye atanga ku mwero ibiceri igihumbi bya feza by’icyatamurima. Umuzabibu wanjye, nywigengaho. Wowe Salomoni, dore igihumbi cyawe, n’amagana abiri y’abakurindira imbuto. Wowe utuye ubusitani, bagenzi bawe bateze ugutwi ijwi ryawe, ngusabye kurinyumvisha. Banguka, ncuti nkunda, use n’isha, cyangwa n’inyagazi y’isha, mu mpinga y’imisozi yera imibavu! Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye byerekeye Yuda na Yeruzalemu ku ngoma ya Oziya, iya Yotamu, iya Akhazi n’iya Hezekiya, abami ba Yuda. Umva, wa juru we! Nawe wa si we, tega amatwi! Uhoraho avuze atya: Nareze abana, ndabakuza, ariko bo barangomera! Ikimasa kimenya nyiracyo, n’indogobe ikamenya aho irira kwa shebuja, ariko Israheli yo nta cyo izi, umuryango wanjye nta cyo witaho. Uragowe! Wa gihugu we cy’abacumuzi, wa muryango we wuje ubugome, bwoko bw’abagiranabi, bana b’inkozi z’ibibi! Mwimuye Uhoraho, muhinyura Nyirubutagatifu wa Israheli, mumutera umugongo! Murashaka se kandi ko babahana bate, mwebwe mukomeza gukabya ubwigomeke? Umutwe wanyu wose urarwaye, n’umutima wanyu umeze nabi. Kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe, nta hakiri hazima: ahubwo ni inguma nsa, ibisebe, ibikomere bivirirana, bitarakandwa, bitarapfukwa cyangwa ngo byogeshwe amavuta. Igihugu cyanyu cyahindutse amatongo, imigi yanyu ikongorwa n’umuriro; abanyamahanga barabanyaga igihugu mubareba, none gitsiratsijwe nk’ikigaruriwe n’ingabo z’ahandi. Umwari wa Siyoni asigaye ameze nk’akaruri kari mu mizabibu, ameze nk’indaro iri mu murima w’amadegede, mbese nk’umugi ugoswe n’ingabo. Iyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, atajya kuturokoramo bamwe bahonotse, twari kuba aka Sodoma, tukamera nka Gomora. Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma, mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora! Uhoraho avuze atya: Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana, maze kubihaga; amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume, sinkibishaka! Iyo muje kunshengerera, ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro? Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro, iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira! Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira. Iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso; mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi. Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama. Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni ko ye, umugi wari indahemuka, uganje ubutabera, ubutungane ariho bubarizwa, waje kugwa ute mu bwiyandarike, none ukaba wuzuye ubwicanyi? Feza yawe yahindutse uruhumbu, divayi yawe nziza ihinduka amaganura. Abatware bawe ni abagome n’ibyitso by’abajura, bakunda amaturo, bose bagakurikirana ruswa; ntibarenganura imfubyi kandi ntibumva amaganya y’umupfakazi. Ni cyo gitumye Nyagasani, Umugaba w’ingabo, Umunyembaraga wa Israheli, avuze atya: Muragowe! Kuko nzaruhuka nihimuye abandwanya, kandi abanzi banjye, nzabahore. Nzakugaruraho amaboko yanjye, nshongeshe uruhumbu rukuriho, nguhanagureho ubwandure bwawe. Nzahindura imico y’abacamanza bawe bamere nka kera, n’abajyanama bawe bamere nko mu ntangiriro, maze uzitwe Umugi w’Ubutabera, Umurwa udahemuka. Siyoni izarokorwa n’ubutabera, abahindutse bayo bakizwe n’ubutungane. Abagome n’abanyabyaha bose bazavunagurirwa icyarimwe, abimura Uhoraho bazarimburwe. Muzakozwa isoni bitewe n’imishishi mwakundaga, mumwazwe n’ubusitani bwanyu bwabashimishaga, kuko muzamera nk’umushishi w’amababi yumiranye, cyangwa nk’ubusitani butagifite amazi. Umunyambaraga azahinduka ubusabusa, ibyo akora bibe nk’agashashi k’umuriro, maze byose bigurumanire hamwe, kandi habure ubizimya. Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati «Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.» Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho. Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. Nzu ya Yakobo, nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho. Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe: abapfumu babo bariyongereye, bangana n’ab’Abafilisiti, n’abanyamahanga benshi babivanzemo. Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu, ubukungu bwabo ntibugereranywa, cyuzuye kandi n’amafarasi, amagare y’intambara ntagira umubare. Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana, bagapfukama imbere y’icyavuye mu biganza byabo, imbere y’icyakozwe n’intoki zabo. Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi, naho ubundi ntuzabababarira. Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu, utinye Uhoraho n’ububengerane bw’ikuzo rye. Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye: uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine. Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye, wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza, maze bagacishwa bugufi. Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani, yiboneje kandi akishyira ejuru, no ku mishishi y’i Bashani yose, ku misozi yose miremire no ku tununga twose twishyize ejuru, ku minara miremire yose no ku nkike yose icinyiye, ku mato yose y’i Tarishishi no ku bwato bwose bw’agaciro gakomeye. Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi: uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine, maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe. Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo y’ikuzimu, batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. (Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya zahabu, byari byarakorewe gusengwa, bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.) Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare, batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. Nimureke rero kwishingikiriza muntu, ugizwe gusa n’akuka ko mu zuru! Hari akandi gaciro agira? Dore Nyagasani, Imana, Umugaba w’ingabo, azima Yeruzalemu na Yuda inkunga iyo ari yo yose, abime icyitwa umugati n’amazi cyose, abagomwe intwari n’umutabazi, umucamanza n’umuhanuzi, umupfumu n’umukuru w’umuryango, umukuru w’ingabo n’umunyacyubahiro, umujyanama, umunyabukorikori n’umuhanga mu by’ubushitsi. Nzabaha abasore ho abatware, bazategekwe n’abana bato! Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi, umwana akangaranye umusaza, umutindi asuzugure umunyacyubahiro. Umuntu azafata umuvandimwe wo mu nzu ya se, agira ati «Ubwo wowe ufite umwambaro, utubere umutware, n’aya matongo abe ari wowe uyategeka!» Nuko undi azatere hejuru ati «Sinshoboye kubabera umukiza, iwanjye nta mugati, nta n’umwambaro: ntimushobora rero kungira umutware wa rubanda!» Yeruzalemu iradandabiranye, naho Yuda iratembye. Amagambo n’ibikorwa byabo bibangamira Uhoraho, bigasuzuguza ikuzo rye. Imisusire yabo ni yo ibashinja, beruye ibyaha byabo nka Sodoma, ntibakibihisha. Nibigorerwe! Bo bikururiye amakuba. Nimuvuge muti «Intungane irahirwa, kuko izanezezwa n’imbuto z’ibikorwa byayo; umugome agushije ishyano, kuko azahanwa hakurikijwe ibikorwa bye.» Muryango wanjye, urenganywa n’umwana, ugategekwa n’abagore! Muryango wanjye, abagutegeka barakuyobya, bakakunyuza inzira itaboneye! Uhoraho arahagurutse ngo ace urubanza, arahagaze ngo ashinje amahanga. Uhoraho agiye gucira imanza abakuru n’abatware b’umuryango we: «Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba, kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo y’abakene. Ni iki gituma mushikamira umuryango wanjye, kandi mukanyukanyuka abakene?» Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. Uhoraho avuze atya: Kubera ko abakobwa b’i Siyoni bishyize ejuru, bakagenda bagamitse amajosi, bica amaso, kubera kugendera ikimero, bacinya amayugi bambaye ku maguru yabo, Nyagasani azateza ibihushi imitwe y’abakobwa b’i Siyoni, maze bimyore uruhanga rwabo. Uwo munsi, Nyagasani azabambura imirimbo yose: amayugi, inigi n’ibirezi, amasaro, ibitare n’ibitambaro byo mu mutwe, ingori n’imikufi, imikandara iboshye, imyeko n’impigi, impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru, imyambaro y’umunsi mukuru, ibishura, imyitero n’amasakoshi, indorerwamo, amashati y’ubwoya, udutambaro bazinguriza ku mutwe n’amakamba. Umubavu uzasimburwa n’umunuko, umweko uhinduke umugozi, ahari inweri hazaba ibiharanjongo, imyenda inyerera isimburwe n’ibigunira, ahari uburanga hahinduke inkovu y’icyasha. Abagabo bawe bazamarwa n’inkota, intwari zawe zigwe ku rugamba. Inkike zawe zizacura imiborogo, ziganye, kandi muri ubwo butindi, uzicare mu mukungugu. Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati «Tuzatungwa n’ibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; udukureho ikimwaro.» Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane; abo bose bazandikwe i Yeruzalemu, kugira ngo babashe kubaho. Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose, nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga. Reka ndirimbire incuti yanjye, indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu we. Inkoramutima yanjye yari ifite umuzabibu, ku musozi urumbuka. Atabira ubutaka, abukuramo amabuye, abuteramo ingemwe z’indobanure. Hagati mu muzabibu yubakamo umunara, acukuramo n’urwengero. Yizeraga ko uzera imbuto nziza, ariko wo wera imbuto mbi. None rero, baturage ba Yeruzalemu, namwe bantu bo muri Yuda, nimunkiranure n’umuzabibu wanjye. Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye, nkaba ntaragikoze ni iki? Ko nari nywizeyeho imbuto nziza, ni kuki weze imbuto mbi? Reka rero mbabwire uko nzagenzereza umuzabibu wanjye: nzawambura uruzitiro, maze wonwe; nsenye urukuta rwawo, bawunyukanyuke. Nzawureka ube ikigunda, ntuzicirwa cyangwa ngo uhingirwe, uzameremo amahwa n’imifatangwe, nzabuze n’ibicu kuwugushaho imvura. Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni inzu ya Israheli, ingemwe z’indobanure yakundaga, zikaba abantu bo muri Yuda. Yari abatezeho ubutungane, none baratemagurana! Yari abategerejeho ubutabera, none abatishoboye baracura imiborogo! Baragowe! Abagereka amazu ku yandi, cyangwa se amasambu ku yandi, kugeza ubwo biharira ahantu hose, bagatura bonyine mu gihugu! Numvise Uhoraho, Umugaba w’ingabo arahira atya: Amazu menshi manini kandi meza azaba amatongo yose, atagira abayabamo. Imirima cumi y’umuzabibu izera ibyuzuye ikibindi kimwe, ibibibiro cumi by’imbuto bibyare icyibo kimwe gusa. Baragowe! Ababyuka mu gitondo cya kare, biruka inyuma y’inzoga zikaze, bakageza ko bwira bagisinda divayi. Ubusinzi bwabo buherekezwa n’inanga, iningiri, ingoma n’umwirongi, nyamara ntibite ku byo Uhoraho akora, ngo bitegereze igikorwa cy’ibiganza bye. Ni cyo gitumye umuryango wanjye uzajyanwa bunyago, kubera ko utamenye. Ab’ingenzi muri bo bakazicwa n’inzara, rubanda rukazamarwa n’inyota. Nuko rero, ikuzimu hagiye kwasama bikabije, urwasaya rwaguke, hamire umunyacyubahiro na rubanda, bamanukaneyo n’umunezero wabo. Abantu bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi, abikuza bubike amaso. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azakuzwa igihe azacira imanza, maze Imana Nyirubutagatifu izigaragarize mu butabera bwayo. Intama zizahagira urwuri rwazo, utwana tw’ihene tugikeneye kubyibuha, turishe ayo matongo. Baragowe! Abacumura bakoresheje imbehe ziragura, n’abapfumu baboha utuziriko ngo batubeshyeshye! Nuko bakavuga bati «Ngaho natebuke, agire bwangu icyo ashaka gukora tukibone. Umugambi wa Nyirubutagatifu wa Israheli niwigaragaze, niwuzuzwe maze tuwumenye.» Baragowe! Abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza. Umwijima bawugira urumuri, urumuri rukaba umwijima, ibisharira babyita ibiryohera, naho ibiryohera bakabyita ibisharira. Baragowe! Abiyita abahanga, bakibonamo abanyabwenge. Baragowe! Ab’intwari zo mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga, bo bagira umwere umunyacyaha ari uko abaguriye, bakima intungane ibyo yatsindiye. Bazakongoka nk’ibyatsi bitwitswe n’umuriro, cyangwa nk’ibikenyeri byahiye, bashanguke bahereye ku mizi, imbuto zabo zizatumuke nk’umukungugu, kuko birengagije itegeko ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bagahinyura ijambo rya Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Ni cyo gitumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we, akaba abanguye ikiganza ngo awutsembe. Imisozi yahinze imishyitsi, imirambo y’abapfuye imera nk’imyanda inyanyagiye mu mayira. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Uhoraho arembuje ihanga rya kure, arihamagaye riva mu mpera z’isi, none ngaha riraje ningoga, ryihuta cyane. Nta n’umwe muri bo wananiwe cyangwa ngo asitare, nta wahunikiye cyangwa ngo asinzire. Imikandara yabo nta wakenyurutse, n’imishumi y’inkweto zabo ntiyapfundutse. Imyambi yabo iratyaye, imiheto yabo yose irareze, ibinono by’amafarasi yabo ni nk’amasarabwayi, inziga z’amagare yabo zirihuta nk’izitwawe n’umuyaga. Barivuga, baratontoma nk’intare y’ingore, cyangwa nk’ibyana byayo, barasakuza, bagahumira ku muhigo wabo, bakawutwara ntihagire uwubambura. Uwo munsi, umworomo ukaze nk’umuhengeri wo mu nyanja, uzugariza iyi mbaga, nibareba imisozi babone umwijima n’umubabaro, urumuri rwijime kubera ibicu byinshi bicucitse. Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!» Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti «Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.» Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati «Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.» Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti «Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza?» Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!» Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango: Mutege amatwi, ariko mwoye kumva, mwitegereze, ariko mwoye kubona. Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso. Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve. Umutima wabo ntukagire icyo umenya, bataboneraho guhinduka, maze bagakira.» Nuko ndabaza nti «Ibyo se bizageza ryari Nyagasani?» Aransubiza ati «Kugeza ubwo imigi izaba yatsembwe, nta bayituye, amazu atakirimo umuntu n’umwe, n’ubutaka bwarahindutse umushike. Uhoraho azimurira abantu kure, imisozi myinshi mu gihugu ihinduke imishike. Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.» Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi, bati «Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.» Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga. Uhoraho abwira Izayi ati «Sohoka, ujyane n’umuhungu wawe Sheyari‐Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; maze umubwire uti ’Humura! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure, bavuga bati ’Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’ Nyamara Nyagasani Imana avuze atya: Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho! Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, — hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu, Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.— Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.» Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli. Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa. Naho wowe, umuryango wawe n’inzu ya so, Uhoraho azabateza iminsi mibi, itarigeze ibaho, kuva igihe Efurayimu yitandukanyije na Yuda. (Yavugaga umwami wa Ashuru.) Uwo munsi, Uhoraho azahamagara isazi zo ku mpera y’imigezi ya Misiri, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuru, maze zose zize, zihumbike mu mikokwe yo ku misozi, no mu masenga yo mu bitare, mu bihuru byose no mu mirima hose. Uwo munsi, Uhoraho azakogosha umusatsi wo ku mutwe, n’ubwoya bwo ku birenge ndetse n’ubwanwa abumareho, akoresheje urwembe atiye hakurya y’uruzi rwa Efurati. (Yavugaga umwami wa Ashuru) Uwo munsi kandi, buri muntu azaba atunze itungo rimwe mu matungo maremare, n’abiri mu matungo magufi, maze kubera amata azaba ari menshi mu gihugu, bazanywe ikivuguto. Ni koko, abazaba basigaye mu gihugu, bazatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki. Uwo munsi nanone, ahantu hari ingemwe igihumbi z’imizabibu, zikwiranye n’ibiceri igihumbi bya feza, hazahinduka ibihuru by’amahwa n’imifatangwe. Hazagerwa gusa n’uwitwaje umuheto n’imyambi, kuko igihugu cyose kizahinduka amahwa n’imifatangwe. Imisozi yahingishwaga amasuka ntibazayigarukamo, kubera gutinya amahwa n’imifatangwe, izahinduke urwuri rw’inka n’intama. Uhoraho arambwira ati «Fata igisate kinini cy’ibuye, wandikeho aya magambo, ukoresheje itindo isanzwe: Kuri Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, (Minyago‐iri hafi‐Isahura‐iregereje). Nuko ibyo birangiye, mfata Uriya umuherezabitambo, na Zekariyahu mwene Yeberekiyahu, abagabo b’abahamya kandi bemewe. Hanyuma nsanga umuhanuzikazi (ari we mugore wanjye), asama inda maze abyara umuhungu. Uhoraho arambwira ati «Uwo mwana, mwite Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, kuko mbere y’uko amenya kuvuga ngo ’data’ cyangwa ’mama’, bazaba bashyikirije umwami wa Ashuru ubukungu bw’i Damasi, n’iminyago y’i Samariya. Uhoraho arongera ambwira muri aya magambo: Kubera ko uyu muryango wanze amazi ya Silowe atembana ituze, ugakangarana imbere ya Rasoni na mwene Remaliyahu, kubera iyo mpamvu, Uhoraho azawuteza amazi menshi, afite imivumba y’uruzi rwa Efurati (yavugaga umwami wa Ashuru n’ikuzo rye ryose), azasohoke mu kiryamo cyayo, arenge inkombe zayo zose. Azagera kuri Yuda amusendereho, amugere mu ijosi, yagure inkombe zayo yuzure igihugu cyawe, wowe Emanuweli! Miryango, nimwumve kandi muhinde umushyitsi! Nimutege amatwi, namwe mahanga yose ya kure! Nimukindikize intwaro zanyu, nyamara muzaneshwa! Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa. Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira, kuko «Imana turi kumwe». Uhoraho yamfashe akaboko, antegeka kudakurikira inzira y’uwo muryango, muri aya magambo: Ntimukite ubugambanyi, ibyo uwo muryango wita ubugambanyi byose. Ntimugaterwe ubwoba n’ibyo batinya, kandi ntibikabakange. Ahubwo mumenye ko Uhoraho Umugaba w’ingabo, ari we muzita Intungane, ni we mugomba gutinya, ni we ushobora kubakanga. Inzu zombi za Israheli, azazibera Ingoro, ibuye basitaraho n’urutare batembaho, abere urushundura n’umutego ab’i Yeruzalemu. Benshi bazasitara kuri urwo rutare bikubite hasi, bashenjagurike, bagwe mu mutego ubutazawuvamo. (Uhoraho arambwira ati) «Inyigisho zanjye, uzizigame neza, uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye.» Ahasigaye ntegereza Uhoraho wimaga amaso inzu ya Yakobo, mba ari we niringira. Jyewe n’abana Uhoraho yampaye, turi ibimenyetso n’impanuro muri Israheli, biturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, utuye ku musozi wa Siyoni. Nibababwira bati «Nimubaze abagirwa n’abapfumu, bavugiriza, bakavugira no mu matamatama», bakababaza ngo «Ese ntibikwiye ko umuryango ubaza imana zawo n’abapfuye bawo, ubigirira abazima?» Nibababaza batyo, muzabasubize muti «Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.» Baragowe abatazakurikiza iryo jambo, kuko batazongera kubona umuseke weya! Ahubwo bazambuka igihugu, ari imbabare n’abashonji, maze kubera iyo nzara, barakare, bavume umwami wabo n’Imana yabo. Bazarangamira hejuru, hanyuma buname barebe hasi, babone ububabare n’umwijima, n’ubwire buteye inkeke. Ni iryo joro bazaba bajugunywemo. Nta mwijima ukirangwa mu gihugu cyarimo umubabaro. Kuko mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga. Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani. Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro. Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.» Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo. Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo, maze Israheli irita mu gutwi. Imbaga yose uko yakabaye izarimenya, ndetse na Efurayimu kimwe n’abatuye Samariya; bo bishongora mu bwibone bwabo n’ukwikuza kwabo, bavuga bati «Ubwo inkuta z’amatafari zasenyutse, tuzubakisha amabuye abaje; naho inkingi z’imivumu zatsembwe, tuzisimbuze amasederi.» Uhoraho ayiteje abanzi, ayigabije abayirwanya. Dore Aramu iturutse iburasirazuba, Abafilisiti mu burengero bwayo, ngo bamiragure bunguri Israheli! Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye, ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Ni cyo cyatumye, mu munsi umwe gusa, Uhoraho yatemaguye muri Israheli, umutwe n’umurizo, imikindo n’imfunzo. Umukuru w’umuryango n’umunyacyubahiro, ni bo mutwe, umuhanuzi wigisha ibinyoma, akaba umurizo. Abayobozi b’icyo gihugu barakiyobeje, abo bayoboraga barazikama. Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo, ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahemu n’abagiranabi, ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Koko ubugome bugurumana nk’umuriro utwika amahwa n’imifatangwe, ugakongeza ibihuru by’ishyamba, maze umwotsi ugatumbagira ikirere. Uburakari bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, buteye igihugu kujegajega, abagituye bameze nk’inkwi zijugunywe mu muriro, nta we ubabarira umuvandimwe we. Hirya baratemagurana, ntibashire inzara, hino bararyana, ariko ntibijute, buri muntu arashiha inyama yo ku kaboko ke. Abo mu muryango wa Manase barashiha abo kwa Efurayimu, n’abo mu muryango wa Efurayimu bakarya abo kwa Manase, hanyuma iyo miryango yombi ikavira inda imwe kuri Yuda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Baragowe! Abo bantu bashyiraho amategeko arenganya, bakandika amabwiriza akandamiza, birengagiza imanza za rubanda rugufi, barenganya abakene bo mu muryango wanjye, bagira abapfakazi iminyago yabo, kandi bagacuza imfubyi. Muzamera mute ku munsi w’irimburwa, ubwo umuhengeri uzaba uturutse iyo bigwa? Ni nde muzahungiraho kugira ngo abatabare, muzahisha hehe ubwo bukungu bwanyu? Ubwo muzagenza amavi rwagati mu mbohe, cyangwa se murambarare hagati mu ntumbi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye. Uragowe, Ashuru! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye; n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye. Nyohereje kurwanya ihanga ry’abahemu, nyihutishirije gutera igihugu cyandakaje, bagisahure kandi bakinyage, bakiribate nk’icyondo cyo mu nzira. Nyamara (umwami wa Ashuru) we si ko abyumva, aratekereza ukundi, kuko agamije gusa gusenya no kurimbura amahanga menshi. Aravuga ati «Mbese, abagaba b’ingabo banjye bo si abami? Mbese ye, umugi wa Kaluno ntiwahindutse nk’umugi wa Karikemishi, uwa Hamati ukaba nk’uwa Arupadi, cyangwa uwa Samariya ukamera nk’uwa Damasi? Niba se narashoboye ingoma z’ibigirwamana, kandi ibigirwamana byabo bikaba byararutaga ubwinshi iby’i Yeruzalemu n’i Samariya, ni iki cyambuza kugenzereza Yeruzalemu n’amashusho yayo, nk’uko nagenjeje Samariya n’ibigirwamana byayo?» Ariko rero, igihe Uhoraho azaba arangije gukora icyo yagambiriye cyose ku musozi wa Siyoni no kuri Yeruzalemu, azahindukirira guhana umwami wa Ashuru kubera ubwirasi n’ubwibone bwe, kuko yibwiye ati «Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye, n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge. Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo, nabaye intwari, nkura abami ku ntebe zabo. Nanyaze ubukungu bw’amahanga, nk’uko batwara amagi mu cyari, ntagire kirengera; nanjye ni ko nafashe isi yose, ntihagira n’umwe ukoma, wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.» Mbese ye, intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero se rwo, rwakwibonekeza ku urukeresha? Ibyo byaba nk’aho ikiboko cyagarukana ukibanguye, inkoni ikazungaguza uyitwaje! Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, azateza ab’imishishe kuzongwa, maze mu nsi y’ubwamamare, hagurumane nk’inkongi y’umuriro. Urumuri rwa Israheli ruzahinduka umuriro, Nyirubutagatifu wayo ahinduke ikirimi cy’umuriro, kizatwike kandi kirimbure umunsi umwe, amahwa n’imifatangwe byayo. Azatsembaho ubwiza bw’ishyamba rye n’ubw’umurima we, umuntu azamere nk’uwashegeshwe n’indwara izahaza. Ibisigisigi by’ishyamba rye bizaba bike, mbese nk’ibyo umwana muto yashobora kubara. Uwo munsi, udusigisigi twa Israheli, n’abazaba barokotse bo mu nzu ya Yakobo, bazaherukire aho kwisunga uwabakandamizaga, ahubwo bisunge by’ukuri Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli. Kandi ni koko, udusigisigi tuzagaruka, abacitse ku icumu bo mu nzu ya Yakobo, bazagarukira Imana Idahangarwa. Israheli we! N’ubwo umuryango wawe wangana n’umusenyi wo ku nyanja, hazagaruka bake mu bacitse ku icumu, kuko ukurimburwa kwanyu kutagisibye, urubanza rukarangirira aho; maze Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, akazasohoza atyo uwo mugambi we, mu gihugu cyose. Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya: Muryango wanjye, mwebwe abatuye Siyoni, ntimutinye Abanyashuru babakubita ibiboko, bakababangurira inkoni, nk’Abanyamisiri, kuko hasigaye igihe gito cyane, uburakari mbafitiye bugacogora, ahubwo bugahindukirira Abanyashuru. Nuko Uhoraho Umugaba w’ingabo akazabangura ikiboko, nk’uko yagenjereje Madiyani ku rutare rwa Orebu, kandi abangure inkoni ye ku nyanja, nk’uko yabigize mu Misiri. Uwo munsi, umutwaro wanyu uzururutswa ku ntugu zanyu, ubushikamirwe buvanwe ku ijosi ryanyu, bwimukire umudendezo. Umwanzi ageze i Ayati, yambukiranya Migoroni; i Mikimasi ahasiga ibintu bye. Anyura mu nzira y’impatanwa, aca ingando i Geba. Ubwo ab’i Rama bahinda umushyitsi, i Geba ya Sawuli barahunga. Bantu b’i Bati‐Galimu, nimutere hejuru! Mutege amatwi namwe, bantu b’i Layishi! Anatoti ibonye ishyano, i Madimena barahunga, ab’i Gebimu bakijije amagara yabo! Uwo munsi nyine ahagarara i Nobu, abangura ukuboko kwe, akangaranya umusozi w’umwari w’i Siyoni, n’umurenge wa Yeruzalemu. Dore Uhoraho, Umugaba w’ingabo, amashami ayamariye hasi n’ingufu ze ziteye ubwoba, amaremare yayatemye, n’asumba ayandi yayakonkoboye. Ibiti byose by’ishyamba yabitsembesheje intorezo, n’amasederi atagira uko asa ya Libani yararitswe. Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo, Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu. Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko. Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja! Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo. Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe, kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we, abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi, i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja. Azashinga ikimenyetso kimenyesha amahanga, ko agiye gukorakoranya abajyanywe bunyago ba Israheli, abumbire hamwe abatatanye bo muri Yuda, abakuye mu mpande zose z’isi. Ishyari rya Efurayimu rizashira, n’abanzi ba Yuda batsembwe. Efurayimu ntizongera ukundi kugirira Yuda ishyari, na Yuda ye kuzongera ukundi kugirira nabi Efurayimu. Bazirohera icyarimwe ku misozi y’Abafilisiti b’iburengerazuba, bishyire hamwe basahure abatuye iburasirazuba. Bazabangura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu, naho bene Amoni bazabayoboke. Uhoraho azakamya ikigobe cy’inyanja yo mu Misiri, abangure ukuboko akwerekeje kuri Efurati, ku bw’imbaraga z’umwuka we, ayigabanyemo amashami arindwi, ku buryo bazashobora kuyambuka n’ibirenge. Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we, abazaba basigaye muri Ashuru, nk’uko byagenze ku Bayisraheli, umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri. Uwo munsi uzavuga uti «Ndagushimira Uhoraho, kuko wandakariye, ariko uburakari bwawe bwacogora, ukampoza. Dore Imana, Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza.» Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye, maze uwo munsi muvuge muti «Nimushimire Uhoraho, murate izina rye, nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga. Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza, kandi mubyamamaze mu nsi hose. Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni, kuko Nyirubutagatifu wa Israheli, utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.» Iteka ryaciriwe Babiloni, uko Izayi mwene Amosi yarihawe. Nimushinge ikimenyetso ku musozi w’agasi, murangurure amajwi, mubarembuze, binjire mu marembo y’abanyacyubahiro. Ni jyewe ubwanjye wihamagarije abanyobotse, nitumiriza ingabo zanjye z’intwari, zitabira uburakari bwanjye, zigaharanira ishema ryanjye. Nimwumve uwo muririmo uri mu misozi, wagira ngo ni igitero cy’abantu benshi. Nimutege amatwi urwo rusaku rw’amahanga yakoranye: Uhoraho, umugaba w’ingabo, aranyura hagati y’ingabo zigiye ku rugamba. Baturutse mu gihugu cya kure, iyo riterwa inkingi, bitabiriye uburakari bw’Uhoraho, baje kurimbura igihugu cyose. Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje, nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo. Ni cyo gitumye amaboko yose adandabirana, buri muntu agacika intege. Ngaho barakangaranye, bafashwe n’ububabare bw’amoko yose, bararibwa nk’umugore uramutswe. Bararebana bakumirwa, bakagira isoni mu maso. Nguyu uraje umunsi w’Uhoraho, umunsi utimirwa, uzanye n’uburakari bw’igikatu, buje kurimbura igihugu, bukagitsembamo abanyabyaha. Inyenyeri zo ku ijuru n’ubwinshi bwazo, ntizizongera kumurika ukundi, izuba rizijima rikirasa, ukwezi koye kumurika. Nzahana isi kubera ubugome bwayo, inkozi z’ibibi nzihore ibicumuro byazo. Nzakuraho ukwikuza kw’abibone, nzacogoze ubwirasi bw’abategetsi b’abagome. Nzagabanya abantu batube nka zahabu igogoye, babe ingume kurusha zahabu y’i Ofiri. Ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi, bitewe n’ubukana bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ku munsi azagaragarizaho uburakari bwe. Bityo rero, bazamere nk’isha ikurikiwe n’umuhigi, cyangwa nk’umukumbi utagira umushumba. Buri wese azirukanke asanga umuryango we, ahungire mu gihugu cye. Abo bazahura bose babahinguranye n’imyambi, abo bazafata, babamarire ku nkota. Abana babo bazahonyorerwa mu maso yabo, basahure amazu yabo; bigabize abagore babo ku gahato. Ngiye kubateza Abamedi, bo batitaye kuri feza, na zahabu ntibashishikaze. Abasore bazarimbuzwa imiheto, ntibazababarira impinja zikivuka, n’ibitambambuga ntibazabigirira impuhwe. Babiloni, yari umutako w’abami n’ingoma zabo, ikaba umurato w’akataraboneka ku Bakalideya, izarimbuka nk’uko Imana yagenjeje Sodoma na Gomora. Ingoma ibihumbi idatuwe ukundi, izagume ityo, uko ibihe bigenda bisimburana. Ndetse n’abangara ntibazahashinga ihema ryabo, n’abashumba ntibazahahagarara. Inturo zizahagira indiri yazo, amazu atahwe n’ibihunyira. Za mbuni zizahagira intaho yazo, n’ibikoko bihabyinire. Impyisi zizahumira mu minara yabo, imbwebwe zimokere mu ngoro z’ibyishimo. Igihe cyayo kiregereje, iminsi yayo irabaze. Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo. Abo mu bihugu bya kure bazajyana n’Abayisraheli, babasubize mu gihugu cyabo; nuko nibamara kugera ku butaka bw’Uhoraho, Israheli ibagire abacakara n’abaja bayo, itegeke abayishikamiraga, inabashyire ku ngoyi bari barashyizweho. Umunsi Uhoraho azaba amaze kukugarura mu gihugu cyawe, nyuma y’imiruho, imibabaro n’ubucakara wari urimo, uzabyinira hejuru y’umwami w’i Babiloni uti: Mbese wa munyagitugu, yaherera he? Ubwibone bwe se bwo bwazimiriye he? Uhoraho yavunaguye inkoni z’abagome, kimwe n’ibiboko by’abanyagitugu, bakubitanaga umujinya ibihugu badahwema, bakigarurira amahanga n’uburakari, bakayaburagiza batayasonera, bakigarurira amahanga n’uburakari. None isi yose iratuje, abantu basabwe n’ibyishimo. Ndetse n’imizonobari irakwishimaho, kandi kuva wagwa, amasederi yose ya Libani aravuga ati «Ntakizanzamutse ukundi, uwazanwaga no kudutsemba.» Ab’ikuzimu bakimenya ko uje, biteguye kukwakira. Bakanguye abapfuye bose ku mpamvu yawe, abigeze kuba ibikomerezwa ku isi, abari abami b’amahanga bahagurutswa ku ntebe zabo. Abo bose bafashe ijambo barakubwira bati «Nawe dore ubaye umunyantege nke nkatwe, usigaye warahindutse nkatwe! Ubukire bwawe bwamanukanye n’amajwi y’inanga ikuzimu, uzisasira umujagato w’inyo, uwiyorose. Mbese waba waramanutse ute mu ijuru, Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya? Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi, wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti ’Nzazamuka mu ijuru, nshyire intebe yanjye hejuru y’inyenyeri z’Imana, nzature ku musozi imana zikoraniraho, aherekera mu majyaruguru. Nzazamuka njye ku mpera z’ibicu, maze nzareshye n’Umusumbabyose.’ Ariko dore wamanutse kwa Nyirarupfu, mu muhenengero w’ikuzimu!» Abakubona barakwitegereza ubudahwema, bakitonda bakakureba, bibaza bati «Mbese uyu yaba wa mugabo wahindishaga isi umushyitsi, agahungabanya abami n’ingoma zabo, uwahinduraga isi ubutayu, agasenya imigi, ntarekure imbohe ngo zigaruke iwabo?» Abami bose b’amahanga, udakuyemo n’umwe, buri wese mu mva ye baruhukiye mu mahoro. Ariko wowe wajugunywe kure y’imva yawe, uteye ubwoba boshye uruhinja rwavutse rupfuye. Umeze nk’intumbi banyukanyutse; ukikijwe n’imirambo y’abahinguranyijwe n’inkota, ikaba igaramye ku mabuye ashashe mu rwobo. Ntuzabangikana na bo mu mva, kuko wayogoje igihugu cyawe, ukica umuryango wawe: inyoko y’abagome ntizongera kuvugwa ukundi. Nimwitegure kwica abana, kubera icyaha cy’ababyeyi babo, hato batava aho baduhagurukana, bakigarurira isi, maze bakayubakaho imigi. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Ngiye ubwanjye kubahagurukira. Nzatsembaho izina Babiloni n’ibiyiranga byose, abayikomokaho bose n’urubyaro rwabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzahahindura ibidendezi by’amazi, n’intaho ya za nyirabarazana, mpakubuze umweyo ukumunzura byose. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ararahiye ati «Icyo natekereje kizaba, n’icyo nagambiriye kizarangira. Nzavunagurira Abanyashuru mu gihugu cyanjye, mbarimbure ku misozi yanjye. Abo bicishaga uburetwa nzabubakiza, n’umutwaro babakoreraga nywubature.» Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose, ni igihano yageneye amahanga yose. Niba se Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yafashe umugambi, ni nde uzamugamburuza? Niba se yamaze kubangura ukuboko kwe ngo ahane, ni nde uzamugeruza? Umwaka umwami Akhazi yatanzemo, hatangazwa aya magambo: Mwebwe mwese, Abafilisiti, ntimwishimire ko ikiboko mwakubitwaga cyacitsemo kabiri, kuko mu mwiyuburure w’inzoka hazasohokamo impiri, naho mu mpiri hakazasohokamo ikiyoka kiguruka. Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze; ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge. Mwe migi izitiwe, nimurire kandi muboroge! Abafilisiti bose uko bangana bahwereye: kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi, hakaba ari nta n’umwe ubuze muri icyo gitero. Bazasubiza iki intumwa batumweho n’Abafilisiti? Dore uko bazazisubiza: Ni Uhoraho ubwe washinze Siyoni, ni ho abakene b’umuryango we bafite ubuhungiro nyabwo. Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu: Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe! Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho! Barazamutse bagiye ahirengeye, ku ngoro ya Diboni kuririrayo. Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba, imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha. Mu nzira baragenda bambaye ibigunira, bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda. Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka bikagera i Yahasi, ingabo za Mowabu ziravuza induru, umutima wabo washengutse. Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya. Bazamutse umusozi wa Luhiti barira, induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu. Amazi y’i Mimirimu yarakamye, ubwatsi bwaragwengeye, ntibukiharangwa. None ubutunzi bari basigaranye, babwimuriye hakurya y’umugezi w’inturusu. Induru ni yose, impande zose z’igihugu cya Mowabu, imiborogo irumvikanira i Egalayimu, ikagera no ku mariba y’i Elimu. Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso, kandi i Diboni hiyongereyeho n’ikindi cyago, intare igiye gutanyagura abarokotse ba Mowabu, abazaba basigaye mu gihugu. Nimwoherereze intama umutware w’igihugu, muhereye i Sela mukanyura ku butayu, mwerekeza ku musozi w’umwari wa Siyoni. Abakobwa b’i Mowabu barabuyera ku byambu bya Arunoni, boshye inyoni ziyagara, zirukanwe mu cyari cyazo. Baravuga bati «Tugire inama kandi udufashe! Ku manywa y’ihangu, udutwikirize igicucu cyawe nk’ijoro, uhishire ibicibwa, kandi ntutererane inzererezi. Wemere impunzi z’i Mowabu, zibone ubuhungiro iwawe, ubahishe ugambiriye kubarimbura. Nuko, igihe ugushikamirwa kuzaba kutakiriho, ukurimbura kukarangira burundu, n’utegekesha igituga akavanwa mu gihugu, ni bwo intebe y’ubwami bwawe izakomera, kubera ubuntu watugiriye, maze mu ihema rya Dawudi hazaganze umucamanza, ushishikarira kurenganura abarengana, no guca imanza zitabera.» Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu, ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize, n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze. None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo, dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege, kubera udutsima tw’imizabibu bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti. Koko, imirima y’i Heshiboni imaze kuraba, kimwe n’umuzabibu w’i Sibima, wengwagamo divayi yasindishaga abatware b’amahanga, wari urambuye kugera i Yezeri no ku butayu, ukagaba amashami yawo hakurya y’inyanja y’Umunyu. Ni cyo gituma hamwe n’abantu b’i Yezeri, ndirira umuzabibu w’i Sibima; amarira yanjye akuhira Heshiboni na Eleyale, kuko igihe cy’umusaruro wanyu, mutazongera gutera indirimbo z’ibyishimo. Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero, amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu. Ntibazongera kwengera divayi mu mivure, indirimbo z’ibyishimo zirarangiye. Ndahindaganwa nk’inanga, mbabajwe na Mowabu, n’umutima wanjye uraborogera Kiri‐Heresi. Bazabona Abamowabu bakururuka, bagana ahirengeye, kugira ngo bajye mu ngoro gutakambira imana yabo: ariko nta cyo bazageraho. Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. None Uhoraho aravuze ati «Mu myaka itatu, itarengaho n’umunsi n’umwe, ab’ingenzi b’i Mowabu kimwe na rubanda bazasigara ari mbarwa. N’abazarokoka kandi, bazaba ari bake cyane, nta cyo bakimaze.» Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi. Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi, ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye. Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi, izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere. Nta nkike zikomeye zizongera kubaho muri Efurayimu, i Damasi ntihazigera ubwami, n’abarokotse ba Aramu ntibazaruta ubwinshi Abayisraheli. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Uwo munsi, icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira. Bizamera nko mu gihe cy’isarura, iyo batema ingano bakagesa n’amahundo, cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo, mu kibaya cy’Abarefayimu: hazasigara gusa uduhumbano, bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini, hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori, enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera. Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze. Uwo munsi, umuntu azahindukiza amaso yitegereze Uwamuremye, arebe Nyirubutagatifu wa Israheli. Ntazongera kwita ukundi ku ntambiro yiyubakiye, ku biti byeguriwe ibigirwamana cyangwa ibishushanyo by’izuba, byakozwe n’intoki ze. Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo, nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori, ubwo Abayisraheli babatahiranaga, isigare ari ubutayu buteye ubwoba, kuko wirengagije Imana, Umukiza wawe, ntiwibuke urutare rw’ubuhungiro bwawe. Wahinze mu busitani ibihingwa wishimira, ububibamo imbuto z’inyamahanga. Uwo munsi uzitera, ubona zirakuze, bucyeye bw’aho, ubona zitangiye kuzana imbuto, ariko igihe cy’isarura, umusaruro urabura, ayo makuba kandi akaba atagira umuti. Yoo! Mbega umuririmo w’imbaga nyamwinshi, boshye umururumo w’inyanja, n’ikiriri cy’amahanga nk’amasumo y’amazi! Mbega umuhindagano w’amahanga umeze nk’inkubi y’amazi magari! Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure, barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi, cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira. Ku mugoroba byari biteye ubwoba, ariko bujya gucya, nta cyari kikiharangwa. Uwo ni wo mugabane w’abatwambura, kikaba n’igihembo cy’abadusahura. Uragowe! Wa gihugu we cyuzuye urusaku rw’amababa y’udukoko turi ku nzuzi z’i Kushi, wowe wohereza intumwa zinyuze mu nyanja, zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi. Nimwihute, ntumwa zabuhiriye, mutahe iwanyu muri kiriya gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi. Yemwe, bantu batuye isi mwese, ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze! Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi. Kuko Uhoraho yambwiye ati «Nzigumira hamwe, maze nitegerereze aho ntuye, mere nk’ubushyuhe hejuru y’urumuri, cyangwa nk’urwokotsi, igihe cy’ubushyuhe bw’isarura. Nuko ahagana igihe cy’isarura, ururabyo ruhunduye, amahundo amaze guhisha, imbuto bazitemesha umuhoro, naho amashami adafite akamaro akajugunywa, ibyo byose bizagabizwe inkongoro zo ku misozi n’inyamaswa z’inkazi. Inkongoro zizahamara impeshyi yose, inyamaswa z’inkazi zose, zihugame itumba.» Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uhoraho, Umugaba w’ingabo ku musozi wa Siyoni aho aganje. Iteka ryaciriwe ku gihugu cya Misiri. Dore Uhoraho aragendera mu bicu byihuta: aje mu Misiri. Ibigirwamana byaho bizahinda umushyitsi imbere ye, na Misiri ubwayo icike intege. Nzateranya Abanyamisiri basubiranemo, buri muntu arwane n’umuvandimwe cyangwa umuturanyi we, umugi urwane n’undi, n’ingoma zisubiranemo. Abanyamisiri bazata umutwe, bityo mburizemo umugambi wabo. Nuko biyambaze ibigirwamana byabo, abacunnyi, abashitsi n’abapfumu babo. Nzabateza ubutegetsi bw’igitugu, umwami w’umunyamaboko azabategeke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Amazi y’inyanja azarigita, uruzi rukame hume, imigezi izahinduka umunuko, amashami y’uruzi rwa Misiri azagabanuka, akame, bityo imbingo n’imfunzo zumirane. Urufunzo rwo ku nkombe za Nili, n’urw’aho yirohera mu nyanja, mbese ibimera byose ku nkombe y’uruzi bizume, bishireho, he kugira na kimwe gisigara. Abarobyi bazashavura, abarobesha indobani muri Nili baganye, n’abatega imitego mu mazi bazongwe bose. Abahinzi b’ibihingwa bivamo ubudodo bazashoberwe, abadozi n’ababoshyi b’imyenda basuherwe, abategura ibinyobwa bazakuke umutima, n’abenga amayoga bacikemo igikuba. Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose, inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe. Mushobora mute kubwira Farawo, muti «Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera»? Abahanga bawe se bari hehe? Nibakwigishe rero, kandi bakumenyeshe umugambi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri. Abatware b’i Tanisi bahindutse ibigoryi, ab’i Memfisi bibereye mu nzozi, bariho barayobya Misiri, kandi ari bo gahuzamiryango. Uhoraho yabatesheje umutwe, bityo bayobya Misiri mu byo ikora byose, boshye umusinzi wigaragura mu birutsi bye. Kuva ku muntu wo hejuru kugera ku uciye bugufi mu Misiri, kuva ku bakomeye kugera ku boroheje, nta n’umwe uzagira icyo ageraho kimufitiye akamaro. Uwo munsi, Abanyamisiri bazamera nk’abagore, bazahahamuka kandi batengurwe, nibabona Uhoraho Umugaba w’ingabo, abanguye ukuboko kugira ngo abatsembe. Igihugu cya Yuda kizahora gikangaranya Abanyamisiri, buri gihe uko bazajya babwirwa amateka yacyo bahinde umushyitsi, kubera umugambi w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri. Uwo munsi kandi, imigi itanu yo mu Misiri izavuga igihebureyi, bityo igirane isezerano n’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Umwe muri iyo migi ukazitwa Iri‐Haheresi, ari byo kuvuga ngo: umugi w’uburimbuke. Uwo munsi, hazubakwa urutambiro rw’Uhoraho rwagati mu gihugu cya Misiri, n’inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka. Icyo kizaba ikimenyetso n’intangamugabo ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari mu gihugu cya Misiri. Igihe bazatakambira Uhoraho bugarijwe n’ababisha, azaboherereza umukiza ubatabara, ababohoze. Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, uwo munsi na bo bamumenye. Bazamutura ibitambo n’andi maturo, bagirire Uhoraho amasezerano kandi bayakomeze. Nuko rero, niba Uhoraho yarahannye bikomeye Abanyamisiri, noneho agiye kubakiza: bazagarukire Uhoraho uzabababarira, akabakiza. Uwo munsi hazaboneka umuhanda uhuza Misiri na Ashuru, Abanyashuru bajye mu Misiri, n’Abanyamisiri baze muri Ashuru. Abanyamisiri bazasenga Imana ya Israheli kimwe n’Abanyashuru. Uwo munsi rero, Israheli izaza ari iya gatatu kuri Misiri na Ashuru, ari na yo, Uhoraho Umugaba w’ingabo, azaheramo isi umugisha muri aya magambo: Nigire umugisha Misiri igihugu cyanjye, na Ashuru igikorwa cy’ibiganza byanjye, na Israheli umugabane wanjye! Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni, umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira... Icyo gihe Uhoraho yari yahaye Izayi mwene Amosi ubutumwa, agira ati «Genda wiyambure ikigunira ukenyeye, ukuremo n’inkweto mu birenge.» Nuko abigenza atyo, agendera aho, nta mwabaro nta n’inkweto. Uhoraho aravuga ati «Umugaragu wanjye Izayi yagendeye aho nta mwambaro, nta n’inkweto — bikazaba imyaka itatu yose — bikaba ikimenyetso gicira amarenga Misiri na Kushi. Kandi koko, umwami wa Ashuru azanyaga imfungwa z’Abanyamisiri n’Abanyakushi, abajyane bunyago, abasore n’abasaza nta mwambaro, nta n’inkweto, amatako yabo yanamye, kugira ngo akoze isoni Abanyamisiri. Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazagira ubwoba, bakorwe n’ikimwaro. Nuko abatuye hano bazavuge bati «Ngaho rero, aba ni bo twari twiringiye ngo duhungire iwabo badutabare, banadukize umwami wa Ashuru. Ubu se noneho twe tuzerekeza he?» Iteka ryaciriwe ku butayu bwo ku nyanja Ng’uwo araje, aturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba, arahutera nk’inkubi y’umuyaga yambukiranya Negebu. Ni ibintu biteye ubwoba neretswe: «Umugambanyi ariho aragambana, umurimbuzi ararimbura. Elamu, ngaho zamuka utere; namwe, Bamedi, nimufate umugi! Kuko ngiye guhoza abari mu maganya bose.» None ndumva impyiko zimbaga, nafashwe n’ububabare nk’umugore uramutswe. Meze nabi bituma ntumva, mfite n’ubwoba simbona. Nataye ubwenge, ndatengurwa kubera ubwoba, amafu y’umugoroba nifuje, ampindukiyemo iterabwoba. Ameza yateguwe, ibirago byadanduwe, bariho bararya kandi baranywa... ‥.. Nimuhaguruke, batware b’imitwe! Musige amavuta ingabo zanyu z’imitamenwa. Kuko Nyagasani yambwiye ati «Genda, ushyireho umunetsi, abamenyeshe ibyo areba. Nabona igare rikururwa n’amafarasi abiri, cyangwa ugendera ku ndogobe no ku ngamiya, azitonde kandi yitegereze neza!» Nuko umunetsi atera hejuru, ati «Shobuja, umunsi wose mba ndi ku izamu, nkarara mpagaze ijoro ryose nkora uwo murimo. None dore ibyo mbona: Haje umuntu uri ku igare rikururwa n’amafarasi abiri.» Arongera ati «Babiloni iratsinzwe, iraneshejwe Babiloni, n’ibishushanyo by’ibigirwamana byayo bishiriye ku butaka, bihindutse ivu.» Muryango wanjye, wowe Uhoraho yahondaguye, boshye imyaka bahurira ku mbuga; ibyo ni byo numvanye Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, none ndabikumenyesheje. Iteka ryaciriwe kuri Duma. Ijwi riturutse i Seyiri rirabaza riti «Yewe wa munyezamu we, ijoro rigeze he? Mbese ijoro ryaba rigeze he, wa munyezamu we?» Umunyezamu arasubiza ati «Bugiye gucya, ariko bwongere bwire. Niba mushaka kongera kumbaza, muze kugaruka.» Iteka ryaciriwe kuri Arabiya. Bagenzi b’i Dedani mwe, mu bihuru byo muri Arabiya ni ho muzarara. Naho mwe, baturage b’i Tema, nimujye gusanganira abishwe n’inyota, nimubashyire amazi yo kunywa. Nimusanganire impunzi, muzishyire umugati, kuko ziriho zihunga inkota, inkota yakuwe mu rwubati, zirahunga imiheto ifoye, zigahunga n’amakuba y’intambara. Nyamara dore ibyo Nyagasani yambwiye: Hasigaye umwaka umwe gusa, utarengaho n’umunsi n’umwe, maze ikuzo ryose ry’i Kedari rikarangira, hakazasigara mbarwa mu banyamiheto b’ingabo z’i Kedari. Uwo ni Uhoraho, Imana ya Israheli ubivuze. Iteka ryaciriwe ku kibaya cy’ibonekerwa. Ubaye ute se, wa mugi we? Ni iki gitumye abagutuye bose bazamuka ahitaruye hejuru y’amazu? Ni kuki wuzuyemo urusaku n’umuvurungano, wa murwa we warangwagamo umunezero? Abantu bawe bapfuye ntibishwe n’inkota, yewe nta n’ubwo baguye ku rugamba. Abagaba b’ingabo bawe bose barahunze, bagizwe imfungwa batarasanye. Abatahuwe bose bagizwe imbohe, ndetse n’abari barahungiye kure. Ni cyo gitumye ngira nti «Nimuhindukire, mwindeba, mundeke niririre ayo kwarika, ntimwirushye mumpoza, kubera umubabaro ntewe n’ukurimburwa k’umuryango wanjye!» Koko uwo munsi uteye ubwoba, ni umunsi w’uburimbuke n’ubuhahamuke, watejwe na Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Inkike iratembye mu kibaya cy’ibonekerwa, n’induru zirarengera mu misozi. Abo muri Elamu bitwaje imitana, bazamutse ku magare akururwa y’intambara, naho ab’i Kiri bitwaje ingabo zabo z’imitamenwa. Ibibaya byawe byiza cyane, byuzuyemo amagare y’intambara, abanyamafarasi bashinze ibirindiro ku marembo yawe, Yuda yabuze kirengera. Uwo munsi mwibutse gusuzuma intwaro zanyu, zibitswe mu nzu yitwa iy’Ishyamba, mwibonera ukuntu ibyuho ari byinshi mu murwa wa Dawudi. Amazi muyakoranyiriza mu kigega cyo mu majyepfo, mubarura amazu y’i Yeruzalemu, amwe murayasenya, ngo mubone ubukomeza inkike. Mufukura ikibumbiro hagati y’inkike zombi, kugira ngo muyoboremo amazi yo mu kigega cyari gisanzwe. Ariko ntimwazirikanye uwatumye ibyo byose bikorwa, ntimwita ku Uwabihanze, kuva kera na kare. Uwo munsi, Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabahamagariye kurira no kuganya, kwiyogoshesha no kwambara ibigunira, none bo bibereye mu byishimo n’umunezero, barakinja ibimasa, bagasogota intama, bararya inyama, bakanywa na divayi, bavuga bati «Turye, tunywe, ejo tuzipfire!» Nyamara, dore ibyo namenyeshejwe n’Uhoraho, Umugaba w’ingabo: «Noneho ubwo mutapfuye, icyo cyaha ntimuzakibabarirwa.» Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo arabirahiriye. Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya: Jya kureba uwo munyabintu Shebuna, umutware w’ingoro y’umwami, umubwire uti «Ufite munani ki hano, cyangwa se ababyeyi uhafite ni abahe, kugira ngo wicukurire imva ndende imeze nk’inzu, witeganyirize ubushyinguro bwawe mu rutare? Ni cyo gitumye Uhoraho agiye kukugaragura, wa gihangange we! Agiye kugupfunyika, akujugunye wizingazinze nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzapfira, wowe n’amagare yawe wiratana, kubera isoni wakojeje inzu ya shobuja! Ngiye kukwirukana ku murimo wawe, nkunyage umwanya wawe. Uwo munsi kandi, nzahamagara Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umugaragu wanjye, nzamwambike ikanzu yawe, mukenyeze umukandara wawe, mugabire ubutware bwawe, azabere umubyeyi abatuye Yeruzalemu n’abo mu nzu ya Yuda. Nzashyira ku ntugu ze urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, nakingura, he kugira ushobora gukinga, nakinga, he kugira ukingura. Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye, azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se. Amashami yose y’umuryango we, ayoroshye n’akomeye, azamujishweho, nk’uko bajisha ibikoresho byose byo mu gikoni: ibibindi, ibicuma, inzuho n’ibindi, ku giti kimwe. Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga: icyo giti gishimangiye ahantu hakomeye kizashinguka, cyiture hasi, nuko ibizaba bikijisheho byose bimenagurike; kuko Uhoraho yabivuze. Iteka ryaciriwe kuri Tiri. Mato y’i Tarishishi nimworome, kuko i Tiri harimbutse; ntihagire inzu n’imwe isigara. Iyo nkuru bakaba bayimenye baturutse mu kirwa cya Shipure. Nimuceceke, mwebwe abatuye ku nkombe z’inyanja, namwe, bacuruzi b’i Sidoni, mwanyuzaga ibintu byanyu mu nyanja, mukoresheje intumwa zanyu. Imyaka yabibwaga kuri Nili n’umusaruro w’aho, n’ibyanyuzwaga mu mazi magari, ni wowe byaramiraga: wari isoko ry’amahanga. Mbega ngo urakorwa n’ikimwaro, Sidoni, umugi ukomeye wo ku nyanja! Nuko Inyanja ifata ijambo, iravuga iti “Sinigeze ndamukwa kandi sinabyaye, nta bahungu nareze, nta n’abakobwa nabyiruye.” Misiri niramuka ibimenye izababara, nk’imaze kumva inkuru y’i Tiri. Nimwambuke inyanja mugere i Tarishishi, nimurire mwebwe, abatuye ku nkombe z’inyanja! Mbese uyu ni wo murwa wanyu, warangwaga n’umunezero, umurwa wahozeho kera na kare, woherezaga abawo gutura mu bihugu bya kure? Ni nde waba yarafatiye Tiri uyu mugambi, yo yahoze yambika abami amakamba? Abacuruzi bayo bari ibikomangoma, abahashyi bayo bakaba ibikomerezwa byo ku isi! Ni uhoraho, Umugaba w’ingabo, wabigambiriye, kugira ngo asuzugure ubwibone bw’abubahwaga, ahinyuze ibikomerezwa byose by’isi. Hinga ubutaka bwawe, mwari w’i Tarishishi, nk’uko abaturiye Nili babigira, kuko nta cyambu kigihari. Uhoraho yabanguye ukuboko kwe ku nyanja, ahindisha umushyitsi ibihugu; yategetse ab’i Kanahani gutsemba inkike zayo zikomeye. Yaravuze ati “Ntuzongere kwishima ukundi, mwari w’i Sidoni, kuko bakwigabije ku gahato kandi wari isugi. Haguruka ugende unyuze i Shipure, naho kandi ntuzahabona uburuhukiro.” Witegereze igihugu cy’Abakarideya: uwo muryango ntukibaho. Abanyashuru bahahinduye icyanya cy’inturo; bari bahubatse iminara y’ubutasi n’amazu akomeye, ariko byose babihinduye amatongo. Nimworome, mato y’i Tarishishi, kuko inkike zanyu zikomeye zaridutse. Guhera uwo munsi, Tiri izibagirana igihe cy’imyaka mirongo irindwi, mbese iminsi ihwanye n’iy’ubuzima bw’umwami umwe gusa. Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, i Tiri hazaboneke ibivugwa muri iyi ndirimbo ku mugore w’indaya: “Fata inanga, uzenguruke umugi, wa ndaya we yibagiranye! Ucurange uko ubishoboye, usubire mu ndirimbo yawe, kugira ngo babone ubukwibuka.” Imyaka mirongo irindwi nishira, Uhoraho azagenderera ab’i Tiri, bongere babe indaya z’ibihugu byose biri ku isi, bisubirane inyungu zabo. Ariko noneho ibicuruzwa n’urwunguko rwabo, bizegurirwe Uhoraho. Ntibizarundwa cyangwa ngo bizahunikwe ukundi, ahubwo bizahabwa abahora imbere y’Uhoraho, kugira ngo barye bijute kandi bambare n’imyambaro ikomeye. Dore Uhoraho agiye kuyogoza isi no kuyirimbura, ayihindure ukundi, atatanye abayituye: abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu, umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi, uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa. Isi izarimbuka ishireho burundu, nk’uko Uhoraho yabivuze. Igihugu kiri mu cyunamo, kirononekara, isi yose iriho irakendera, ijuru na ryo ryacitse intege kimwe n’isi. Isi yahindanyijwe n’abayituye, kuko baciye ku mategeko, baciye ku mabwiriza, bica isezerano ry’iteka bagiranye n’Uhoraho. Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi, ugakururira amakuba abayituye; none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa. Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye, abari bamerewe neza bose baraganya. Amajwi y’ingoma yanezezaga ararangiye, isahinda ry’abanezerewe rirashize, n’amajwi ashimishije y’inanga arahwekereye. Nta bakinywa divayi baririmba, ibinyobwa bikomeye bisigaye bibarurira. Umurwa w’akajagari ubaye amatongo, amazu yose akinzwe ubudakinguka. Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi, umunezero wose wayotse, ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu. Umugi usigaye ari amatongo, n’irembo ryawo ryarimbutse. Igihugu kirakendereye kimwe n’abagituye, boshye imizeti yahuruweho imbuto, cyangwa imihumbano y’umuzabibu, nyuma y’isarura. Abarokotse ngaho bahanitse amajwi, bararirimba icyubahiro cy’Uhoraho, abo ku nkengero y’inyanja, basabagijwe n’ibyishimo. Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho, mu birwa byo mu nyanja bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli. Twumvise n’abo mu mpera z’isi baririmba bati «Nasinginzwe Nyir’ubutungane!» Ariko ndibwira nti «Nta bwo! Ndahejeje! Noneho ndagowe!» Abagambanyi baragambanye! Mbega ubugambanyi! Abagambanyi baragambanye! Ubwoba, umwobo n’umutego, ng’ibyo ibikugarije wowe utuye iki gihugu. Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo; nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego. Ingomero zo mu ijuru zafunguwe, imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega. Isi iriyashije, irataraka, iratigita. Isi iradandabiranye nk’umusinzi, irayegayeze boshye inzu ijya gutemba, icyaha cyayo kirayiremereye, yirunze hasi, kandi ntigishoboye kuhiyegura. Uwo munsi, mu ijuru, Uhoraho azahana ingabo zihari, naho ku isi, ahane abami b’aho. Bazarundwa mu mwobo ari imbohe, bashyirwe mu munyururu, ariko nibahamara igihe kirekire, bazashyikirizwe ubucamanza. Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni, izuba ryijime, rimware, kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango. Ndagusingiza Uhoraho, uri Imana yanjye, ndamamaza izina ryawe, kuko wakoze ibitangaza bikomeye kandi bidahinduka, wagambiriye kuva kera na kare. Umugi wawugize igishyinga cy’amabuye, umurwa ukikijwe inkike uwuhindura amatongo. Ikigo gikomeye cy’abanyamahanga ntikitwa umugi, nta n’ubwo kizongera kubakwa ukundi. Ni cyo gituma umuryango ukomeye uzagukuza, umurwa w’abatware b’amahanga ukagutinya, kuko uri umurinzi w’abanyantegenke, umukene uri mu byago ukamubera ikiramiro. Uri ubuhungiro igihe cy’imvura y’impangukano, n’agacucu igihe cy’icyokere. Koko uburakari bw’ababisha ni nk’inkubi y’umuyaga, cyangwa nk’icyokere ku butaka bwumiranye. Ucubya ubukana bw’abanyamahanga, boshye igicucu cy’igihu kizimya icyokere, ugacogoza n’imihigo y’ababisha. Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza. Azatanyagurira kuri uyu musozi, umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose, n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose. Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose. Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze. Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu. Twaramwiringiye aratubohora, amizero yacu ari muri Uhoraho. Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.» Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi. Ariko Mowabu izaribatwa ihinduke inoge, imere nk’ibyatsi byaribatiwe mu kimpoteri cy’ifumbire. Aho ni ho azaramburira amaboko, nk’uko abagiye koga babigenza. Ubwibone bwabo buzacogora, kimwe n’ibikorwa by’ibiganza byabo. Inkuta zitamenwa z’inkike zawe, Uhoraho arazirimbuye, azisenye, azihirike hasi mu mukungugu. Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati «Dufite umurwa ukomeye; Uhoraho, kugira ngo aturengere, yawuzengurukijeho inkike icinyiye. Nimwugurure amarembo! Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka. Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro, kuko amizero yabo ari muri wowe. Nimwizere Uhoraho iteka ryose, we rutare ruhoraho, kuko yacogoje abari batuye mu bitwa, umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa, maze awuziringa mu mukungugu. Abiyoroshya bazawuribata, n’abanyantegenke bawunyukanyuke.» Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye, nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza. Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira, icyo twifuza, ni ukurata izina ryawe. Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane. Ariko iyo bababariye umugome, ntamenya ubutabera icyo ari cyo. Akora nabi mu gihugu cy’ubutungane, ntabone ikuzo ry’Uhoraho. Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe. Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose. Uhoraho, Mana yacu, abandi bategetsi bigeze kudutegeka, ariko ni izina ryawe ryonyine twiyambaza. Ubwo abapfuye batazongera kubaho, ntibazashobora kweguka ukundi, warabateye urabarimbura, urabasibanganya ubutazagira urwibutso. Watugize umuryango ukomeye, wowe Uhoraho, utugira ihanga rikomeye, ugaragaza utyo ikuzo ryawe, kandi wagura imipaka y’igihugu cyacu. Mu mubabaro wacu twarakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira. Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare. Natwe twari dutwite, turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga: nta bwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya. Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi. Muryango wanjye, genda winjire iwawe, kandi ufunge inzugi zombi. Ihishe akanya gato, uburakari bugiye guhita. Dore Uhoraho asohotse iwe, kugira ngo ahane abatuye isi kubera ubugome bwabo. Isi igiye gutahurwaho amaraso yamennye, kandi ntizongera guhisha imirambo y’abapfuye. Uwo munsi, Uhoraho azatabara, afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye, atere icyo gikoko Leviyatani, ya nzoka yihotagura kandi yihuta, yice Ikiyoka cyo mu nyanja. Uwo munsi, muzaririmba umuzabibu utagira uko usa: Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe. Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza. Nta bwo njya ndakara, iyo nywubonyemo amahwa n’imifatangwe, ahubwo ndayatema nkayarunda hamwe, maze nkayatwika. Ariko uzanyiringira, tuzabana mu mahoro, koko amahoro azaba yose hagati yacu. Mu bihe bizaza, bene Yakobo bazashinga imizi bundi bushya, Israheli izapfundika yere ururabyo, imbuto zarwo zikwire ku isi. Uhoraho se yaba yarabahannye, uko yahannye ababakubitaga? Yaba se yarabishe, uko yishe ababicaga? Oya! Ahubwo yabaciriye urubanza, abamenesha mu gihugu, yabirukanye umunsi umwe, akoresheje umwuka we ukaze, n’inkubi y’umuyaga uturutse mu burasirazuba. Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa, maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo: Amabuye yose yari yubatse urutambiro bazayahindura ivu, boshye ishwagara yashongeshejwe; ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba, byoye kuzashingwa ukundi. Umugi wari ukomeye uzasigarire aho, waratereranywe nk’ubutayu butagituwe. Inyana zizahahuka, zinaharare, kandi zirishe amashami y’ibihuru. Ayo mashami namara kugwengera, abagore bazayavunagure, maze bayacane. Ni koko uyu muryango ntiwumva; ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe, Uwawuhanze ntawubabarire. Uwo munsi, Uhoraho azahura imyaka ye, uhereye ku ruzi rwa Efurati kugeza ku mugezi wa Misiri. Nuko mwebwe Abayisraheli, muzasarurwe mutyo, umwe umwe. Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga, abatataniye mu gihugu cya Ashuru, hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri, bose baze bapfukamire Uhoraho, ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu. Uragowe! Wowe kamba ry’ubwibone bw’abasinzi b’i Efurayimu. Uzabona ishyano, wowe wubatswe hejuru y’ikibaya kirumbuka, kuko umeze nk’indabyo zumiranye, zitatse ku mutwe w’abazahajwe na divayi. Dore umurwanyi ukomeye, aturutse kuri Uhoraho, ameze nk’amahindu y’urubura n’inkubi y’umuyaga urimbura, cyangwa se umuhengeri utumbagira amazi akarenga inkombe, azatsemba byose n’ingufu nyinshi. Azaribata rya kamba ry’ubwibone bw’abasinzi b’i Efurayimu, na za ndabyo zumiranye zitatse ku mutwe w’abatuye hejuru y’ikibaya kirumbuka. Bazamera nk’imbuto y’umutini, ihishije mbere y’icyi: uyirabutswe wese, agahera ko ayifata akayimira. Uwo munsi, Uhoraho Umugaba w’ingabo, azaba ikamba ribengerana, urugori n’umutako, bitatse ku mutwe w’abasigaye b’umuryango we. Ni we mwuka w’ubutabera w’abaca imanza zitabera, akaba ubutwari bw’abirukana umwanzi mu marembo y’umugi. Abaherezabitambo n’abahanuzi barayobye kubera divayi, baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze, ibiyobyabwenge birabayobeje na divayi irabatabitse, baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze, barayoba mu ibonekerwa ryabo, bakibeshya igihe bahanura. Ameza yabo yuzuyeho ibirutsi binuka, imyanda yabo bayikwije ahantu hose. Barabazanya bati «Mbese ni bande uriya muhanuzi ashaka kwigisha? Ni bande yaba ashaka gusobanurira iby’ibonekerwa rye? Ni abana se bamaze gucuka, cyangwa ni abakiri ku ibere, ku buryo yatinyuka kutubwira ngo ’Ca aha, icara, gira utya, tatata, dadada ’? Nyamara kandi, ni muri iyo mvugo ididimanga, muri urwo rurimi rw’amahanga, Uhoraho azavugana n’umuryango we. We wari warababwiye ati «Dore ikiruhuko, nimureke unaniwe aruhuke, aha ni ahantu h’uburuhukiro.» Nyamara ntibashatse kumwumva. Bityo ijambo ry’Uhoraho kuri bo, rizabe rya rindi: «Ca aha, icara, gira utya, tatata, dadada!» Nibaba bagenda, bazitura hasi, babirinduke, bavunike umugongo, bafatwe n’umutego ubutazawuvamo. Nuko rero, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwe bashungerezi, bategeka uyu muryango w’i Yeruzalemu. Muravuga muti «Twagiranye isezerano n’urupfu, duhana igihango n’ab’ikuzimu. N’ubwo haza icyorezo gikaze nticyadushyikira, kuko dufite ikinyoma ho ubuhungiro, uburyarya bukaba ubwugamo bwacu.» Nyamara, Nyagasani Imana avuze atya: Dore nshyize muri Siyoni ibuye rikomeye, ibuye ry’insanganyarukuta kandi ry’agaciro gakomeye, kugira ngo ribabere ifatizo. Uzaryishingikiriza wese, nta bwo azanyeganyega. Ubutungane buzambera inago yo gupimisha, ubutabera bumbere imbaho y’amazi. Urubura ruzakubura ubuhungiro bw’ikinyoma, amazi ahitane ubwugamo bwanyu. Isezerano ryanyu n’Urupfu rizasibangana, igihango cyanyu n’ikuzimu ntikizafata. Icyorezo gikaze rero nikiza, kizabayogoze. Buri gihe uko kije kizabageraho, kuko kizahita buri gitondo, ku manywa na nijoro, igihe muzacyumva muzagira ubwoba bukabije. Uburiri buzaba bugufi, ku buryo umuntu atarambya, ikiringiti kibe gito, ku buryo yiyorosa ntikimukwire. Uhoraho agiye guhaguruka, uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, arakare nko mu kibaya cya Gibewoni, kugira ngo arangize igikorwa cye kidasanzwe, asoze umurimo we w’agatangaza. None rero, ntimukongere ukundi kumuseka, hato ingoyi zanyu zitarushaho kubakanaga, kuko Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ambwiye ko yamaze gufata umugambi wo kurimbura igihugo cyose. Nimutege amatwi munyumve! Nimwitonde, mwumve amagambo yanjye! Mbese umuhinzi ujya guhinga umurima we, amarira igihe cye cyose mu kurima, gutabira, cyangwa se mu gucoca amasinde gusa? Ntageza aho agasanza ubutaka bwe, hanyuma akabibamo umurama w’icyatsi gihumura neza, ingano nini n’inkori, n’andi moko yose y’imbuto, n’ibigori ku ruhande. Nuko rero, Imana ni yo imwerekera, ikamwigisha. Icyatsi gihumura neza ntigihurishwa imashini, cyangwa ngo gihonyozwe inziga z’amagare, ahubwo icyatsi gihumura neza gihurishwa ikibando kigahonyozwa inshyimbo. Ingano se zo zihurwa ku buhe buryo? Iyo bazihura ntibazisya burundu, bazinyuza hejuru imashini n’igare riyikurura, ariko bakirinda kuzimenagura. Ibyo na byo bikomoka kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wigaragaza nk’umujyanama mwiza, n’umuhanga mu kumenya gukora. Yewe Ariyeli, Ariyeli! Wowe murwa Dawudi yigaruriye! Murangize umwaka, mufatire undi, n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo, ariko amaherezo nzahana Ariyeli; izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo. Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo. Nk’uko Dawudi yabigize, nanjye nzashinga ingando impande zawe zose, nzakuzengurutseho ibikudindiza, nkurundeho ibyuma bigusenyure. Umaze kugwa uzavugira hasi; nuvuga, ijwi ryawe rijwigire rizamuke mu mukungugu, rivugire mu butaka rijwigira, rizamuke ikuzimu boshye iry’umuzimu. Abanzi bawe batabarika bazatumuka nk’umukungugu, abanyagitugu bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga. Ako kanya, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azahita akurenganura, amanutse mu muhindagano w’inkuba, mu mutingito, mu rusaku rukomeye, no mu nkubi y’umuyaga, mu muhengeri no mu ndimi z’umuriro utwika. Ubwo imbaga y’abantu batabarika izaba iteye Ariyeli, abazaba bakurwanya, abakugose n’abagushikamiye, bizababere urujijo, nk’inzozi za nijoro. Bizabamerera nk’umushonji urota arya, nyamara akaramukana inzara, cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa, ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye. Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu, izaba irwanya umusozi wa Siyoni. Nimutangare kandi mwumirwe, muhinduke impumyi ubudahunyeza, mube abasinzi, ariko mutasomye kuri divayi, mudandabirane, ariko mutanyoye ibisindisha, kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza, akabahuma amaso, mwe bahanuzi, agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi. Ibi mweretswe, bibabereye nk’amagambo y’umuzinge ufungishije kashe, bahereje umuntu uzi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», we agasubiza ati «Sinabishobora, kuko umuzinge ufungishije kashe.» Noneho bawuhereza utazi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», arasubiza ati «Nta bwo nzi gusoma.» Uhoraho aravuga ati «Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, bakampesha ikuzo iminwa misa, ariko umutima wabo ukaba kure yanjye. Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu, kimeze nk’isomo bigishijwe. Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo, ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima, n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.» Baragowe, abakorera mu bwihisho, bagakinga Uhoraho imigambi yabo, bakagambana mu mwijima, bavuga bati «Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye?» Mbega ngo muracurika ibintu! Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba? Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti «Nta bwo ari wowe wankoze!» Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki?» Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa, naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba? Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone. Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome, abashungerezi bagakozwa isoni, n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa. Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi. Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo, we warokoye Abrahamu, avuze atya: Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi, n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima. Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo, bazatagatifuza izina ryanjye, batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo, bityo bazatinye Imana ya Israheli. Imitima yahabye izahabuka, n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa. Uhoraho avuze atya: Baragowe, abana b’ibirara! Bo bacura imigambi itanturutseho, bakagirana amasezerano anyuranyije n’ayanjye, bityo bakagereka icyaha ku kindi. Baramanuka bakajya mu Misiri batangishije inama, bagashakira ubuhungiro mu ngoro ya Farawo, n’ubwihisho mu gihugu cya Misiri. Nyamara, ubwo buhungiro bwo kwa Farawo buzabakoza isoni, ubwihisho bwo mu gihugu cya Misiri, bubatere ikimwaro, n’ubwo abatware banyu bari i Tanisi, n’intumwa zanyu zikaba zigeze i Hanesi. Bose bazakorwa n’isoni, kubera icyo gihugu cy’imburakamaro bisunze, kidashobora kubarengera cyangwa kugira ikindi cyabamarira, uretse kubamwaza no kubatukisha. Iteka ryaciriwe ku bikoko by’i Negevu: Mu gihugu giteye ubwoba, kandi cyuje umubabaro, igihugu gituwe n’intare y’ingore n’iy’ingabo, kigaturwa n’inzoka z’impiri, n’ibiyoka biguruka, ni ho banyujije ubukungu n’ubutunzi bwabo babuhekesheje indogobe n’ingamiya, babushyiriye igihugu kitabafitiye akamaro. Inkunga ya Misiri isa n’umuyaga nta cyo iteze kubamarira, ni cyo gitumye icyo gihugu nkita «Igitero kidashyiguka». None rero, genda ubyandikire imbere yabo ku kabaho, ubyandukuremo inyandiko ebyiri, bizabere intangamugabo izahoraho abo mu bihe bizaza. Koko ni umuryango wivumbagatanyije, ni abana b’indyarya, kandi badashaka kumva amategeko y’Uhoraho. Babwira abashishozi bati «Ntimushishoze», n’abahanuzi bati «Ntimuhanure ibiri ukuri, nimutubwire gusa ibidushimisha, muhanure ibitagira shinge. Nimuhindukire, mureke gukurikira inzira iboneye, nimudukuremo Uwo Nyirubutagatifu wa Israheli.» None rero, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya: Kuko muhinyuye iri jambo, mukaba mwiringiye ubucabiranya, mukishingikiriza amatiku, icyo cyaha kizababere nk’umututu wiyashije mu rukuta rurerure: uwo mututu ugakomeza kwiyongera, nuko mu kanya gato, urukuta rukariduka. Bikamera nk’ikibindi cy’umubumbyi kijanjagurikamo utujanju dutoya tutazasubirana, ku buryo mu tumene twacyo batabonamo n’urujyo, rwo kurahura umuriro wo gucana mu nzu, cyangwa rwo kudahisha amazi mu iriba. Nyagasani Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya: Muzakizwa n’uko mungarukiye kandi mugacisha make. Muzaterwa imbaraga n’uko mutuje kandi mukanyizera. Ariko mwe, ntimubikozwa! Ahubwo muravuga muti «Ibyo nta cyo bitwaye! Tuzurira amafarasi duhunge.» Ni byo koko, ariko nyine muzaba muhunze. Mukongera muti «Tuzafata amagare anyaruka.» Na byo ni byo, ariko abazaba babakurikiranye, bazihuta kubarusha. Umuntu umwe azirukana abantu igihumbi muri mwe, abantu batanu bazaba bahagije, babirukane muhunge, kugeza ubwo hazasigara bake muri mwe, mbese nk’igiti gihagaze ku kanunga k’umusozi, gisigaye ari cyo kimenyetso cyonyine iyo mu mpinga. Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose! Ni byo koko, mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye, azabibuka; nabumva, azaherako abasubiza. Mu makuba, azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe. Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.» Uzahinyura feza isizwe ku mashusho yawe y’amabazanyo, na zahabu yo ku bigirwamana byawe byashongeshejwe. Uzabijugunya nk’ibintu byanduye, ubibwira uti «Hoshi! Nimuve aho!» Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo, ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku. Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi. Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi. Ngaha Uhoraho araje aturutse kure, afite uburakari bugurumana kandi bukaze, iminwa ye yuzuye umujinya, ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika. Umwuka we ni nk’uruzi rwakutse, amazi akuzura akagera mu ijosi. Aje kunyuza amahanga mu kayunguruzo gatsemba, abacishe umukoba mu rwasaya, kugira ngo abayobye bajye iyo badashaka. Ubwo muzaririmba nko mu gitaramo cy’umunsi mukuru, imitima inezerwe, boshye umuntu ukurikiye ijwi ry’umwirongi, agana ku musozi w’Uhoraho, ku rutare rwa Israheli. Uhoraho azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, bazabone ukuntu ukuboko kwe gukubitanye uburakari bukaze, mu kirimi cy’umuriro utwika, no mu murindi w’imvura y’amahindu. Ashuru izahindishwa umushyitsi n’ijwi ry’Uhoraho, uzabakubitisha ikiboko. Uko Uhoraho azajya ayikubita inkoni, ni na ko hazumvikana amajwi y’ingoma n’inanga; nabangura ukuboko kwe, abatsembe. Icyocyezo cyarangiye kare gutegurwa, — ndetse kigenewe n’umwami ubwe — cyateguwe ahantu hagari kandi harehare; inkwi nyinshi cyane zo gucanisha umuriro, zarunzwe hamwe ku ruziga. Umwuka w’Uhoraho, umeze nk’ikibatsi cy’umuriro, ni wo uzakongeza icyo cyocyezo. Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza! Barishingikiriza amafarasi, bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi, n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko, ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli, ntibashakashake Uhoraho. Nyamara ariko na we azi gushishoza: ashobora guteza amakuba, kandi ntiyivuguruze. Ahagurukiye gutera agatsiko k’abagome, n’abagiranabi bahururijwe gutabara. Umunyamisiri ni umuntu, ariko si Imana, amafarasi ye ni inyamaswa zigenda, si imbaraga z’Imana. Igihe Uhoraho azaba abanguye ukuboko kwe, utabaye azasitara, naho utabawe yiture hasi, nuko bombi bahinduke ivu. Dore rero uko Uhoraho yambwiye: Igihe intare cyangwa icyana cyayo itontomera ku muhigo, n’ubwo haba abashumba benshi bayihururijwe, ntikangwa na busa n’urusaku rwabo, cyangwa ngo icogozwe n’induru yabo. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ni ko azamanukira kuri Siyoni, umusozi we, kugira ngo aharwanire. Nk’uko ibisiga birambura amababa yabyo, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabigenza atyo, bityo arengere Yeruzalemu; azayirengera kandi ayitabare; azayirinda kandi ayikize. Bayisraheli, nimugarukire Uwo mwagomeye! Uwo munsi, buri wese azajugunya ibigirwamana bye bya feza n’ibya zahabu, byakozwe n’ibiganza byanyu, bikabaviramo gucumura. Ashuru izamarwa n’inkota itari nk’iy’umuntu, izarimburwa n’inkota y’Ubasumbye, ntizayihunga; maze abasore bayo bakoreshwe imirimo y’uburetwa. Urutare rwayo ruzarimbuka, rushireho, abatware bayo bacike intege, batererane ibendera ryabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze, we ucanye ikome ry’umuriro i Siyoni, n’itanura i Yeruzalemu. Nuko hazime umwami utegekana ubutabera, n’abatware bakurikira amategeko. Buri muntu muri bo, azamera nk’ubuhungiro bw’umuyaga, n’ubwugamo igihe cy’imvura n’imirabyo. Bazamera nk’amazi atemba ku butaka bwumiranye, cyangwa igicucu cy’urutare runini, mu gihugu cy’ubutayu. Amaso y’abashishozi ntazongera guhuma ukundi, n’amatwi y’abumva abahanuzi yumve kurushaho. Abatatekerezaga, bazazirikana kugira ngo bumve, ab’ururimi rudidimanga, bavuge bwangu, kandi ku buryo bwumvikana. Igipfamutima ntikizitwa umunyabuntu, n’indyarya ntizitwa umugiraneza. Koko kandi, uw’igipfamutima avuga ibinyabasazi, mu mutima we agatekereza ibibi; akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho, ntagaburire umushonji, cyangwa ngo ahe icyo kunywa ufite inyota. Naho uw’indyarya yitwaza ubwicanyi; ashakisha amayeri yo kwicisha abanyabyago, ababeshyera, mu gihe abo bakene bo barwanaga ku burenganzira bwabo. Ariko umunyabuntu atekereza ibitunganye, ntagire ikindi yakora, kitari igikorwa cyiza. Bagore b’abadabagizi, nimuhaguruke munyumve! Bakobwa b’abapfayongo, nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira! Nyuma y’umwaka muzaba muhagaritse umutima, mwa bapfayongo mwe, kuko imizabibu yanyu izaba yararumbye, maze ntimugire n’icyo musarura. Nimuhinde umushyitsi, mwa badabagizi mwe, namwe bapfayongo, muhagarike umutima; nimwiyambure imyambaro yanyu, mukenyere ibigunira! Muzikomanga ku gituza, muririra imirima yabanezezaga, n’imizabibu yanyu yarumbukaga. Muzaririra ubutaka bw’umuryango wanjye, igihe buzaba bumeraho ibihuru by’amahwa, muririre n’amazu meza yose mwishimiragamo, mu murwa w’umunezero. Kuko ingoro y’umwami yatereranywe, umugi wari utuwe, ukaba uhindutse amatongo. Akarere ka Ofeli n’umunara w’abarinzi bizaba iteka ryose ubuvumo bw’indogobe z’ishyamba, n’urwuri rw’amatungo... ... kugeza ko umwuka uturutse mu ijuru udusenderaho. Nuko ubutayu buhinduke ubusitani burumbuka, naho ubusitani burumbuka bwitwe ishyamba. Ubutungane buzatura mu butayu, ubutabera buture mu busitani burumbuka. Amahoro azaba imbuto y’ubutabera, ubutabera burumbuke ituze n’umutekano iteka ryose. Umuryango wanjye uzatura ahantu h’amahoro, mu mazu akomeye, ahantu hatuje kandi h’uburuhukiro. Ariko ishyamba rizarimburwa n’urubura, naho umugi usenyuke. Murahirwa mwe muzaba mwarabibye imbuto ahari amazi hose, mukareka ibimasa n’indogobe bikishyira bikizana. Uragowe! Wowe urimbura kandi utarabigiriwe; wowe ugwa abandi gitumo, kandi utarabikorewe. Igihe uzahosha kurimbura, nawe uzaherako urimburwa; igihe uzareka kugwa gitumo, nawe uzatungurwa. Uhoraho, tugirire impuhwe! Turakwiringiye. Utubere imbaraga buri gitondo, n’agakiza igihe cy’amage. Iyo uranguruye ijwi, ibihugu birahunga, wahaguruka, amahanga agatatana. Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye, ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima. Uhoraho arakuzwa, kuko atuye mu bushorishori bw’ijuru, akaba yarasendereje kuri Siyoni ubutungane n’ubutabera. Bityo uzagira umutekano iminsi yawe yose; ubuhanga n’ubumenyi ni byo bukungu bukiza, kugirira Uhoraho igitinyiro, ngubwo ubukire bwawe! Dore abo mu mugi wa Ariyeli baraborogera mu mayira, intumwa z’amahoro zirarira zahogoye. Imihanda nyabagendwa irimo ubusa, nta bagenzi bakirangwa mu mayira. Amasezerano yasheshwe, imigi yatereranywe, nta muntu n’umwe ukitaweho. Igihugu kirababaye, cyahwereye. Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye. Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu. Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse. None rero, Uhoraho avuze atya: Ngiye guhaguruka ubu nonaha, aka kanya ngiye kwemarara, ubu noneho ngiye gukuzwa. Muzasama ibishogoshogo, mubyare ibyakatsi, umwuka wanyu ubabere umuriro ubatwika. Amahanga azatwikwa nk’amatanura y’ishwagara, azakongoke, boshye amahwa yatemwe agashyirwa mu muriro. Nimwumve ibyo nkoze, mwe abari kure; aba bugufi namwe, mumenye ko ndi umunyabubasha. Muri Siyoni, abanyabyaha bagize ubwoba, abahemu barahinda umushyitsi, bakabazanya bati «Ni nde muri twe uzahangara uwo muriro utwika? Ni nde muri twe uzahangara iryo tanura ritazima?» — Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri, ni umuntu wanga amahugu, akigizayo abamushukisha amaturo, akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi, agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi. Uwo ni we uzatura mu bushorishori, ibitare bikomeye bikazamubera ubwihisho, akazahabwa umugati, ntazabure n’amazi yo kunywa. Amaso yawe azitegereza uburanga bw’Umwami, azarebe n’igihugu, mu bwisanzure bwacyo. Uzazirikana ibyajyaga bigutera ubwoba, uvuge uti «Mbese ari hehe, uwanyinjaga? Ari ahagana he, uwangenzuraga? Uwabaruraga imigi ikomeye yagannye he?» Ntuzongera kubona ukundi ihanga ry’abanyagasuzuguro, ihanga ry’imvugo itumvikana, imvugo y’amanjwe kandi idasobanutse. Itegereze Siyoni, umurwa w’iminsi mikuru yacu, amaso yawe narebe Yeruzalemu, ahantu h’ituze, ihema ritazasenywa ukundi, n’imambo zaryo ntizishingurwe, imigozi yaryo ntiyongere gupfundurwa. Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye, hakazaba akarere k’imigezi n’inzuzi ngari; ariko nta bwato bugashywa buzayanyuramo, nta n’amato manini azambuka ako karere. Ni koko, Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we muyobozi wacu. Uhoraho ni we Mwami wacu, ni we gakiza kacu. Imigozi yawe iradohotse, ntigifashe ku giti, bituma batagishobora ukundi kuzamura ibendera. Nuko bazagabane iminyago itagira ingano, ndetse n’abacumbagira bazayigireho umugabane. Nta muturage uzongera kuvuga ati «Ndarwaye», imbaga yose ituye Yeruzalemu izababarirwa icyaha yakoze. Mahanga, nimwegere kugira ngo mwumve, bihugu, namwe nimutege amatwi. Isi n’ibiyiriho byose, nibitege amatwi, kimwe n’ubutaka n’ibibumeraho byose. Uhoraho yarakariye amahanga yose, yagiriye umujinya ingabo zayo zose. Yagambiriye kubarimbura, yarabatanze ngo bicwe. Abapfuye babo bazajugunywa ku gasozi, imirambo yabo izatungure umunuko, n’imisozi itembeho amaraso yabo. Ingabo zose z’ijuru zizayagara, ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo, ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu, cyangwa se ay’umutini. Uhoraho avuze atya: Inkota yanjye yo mu ijuru, narayuhiye irahaga, none ngiyo imanukiye kuri Edomu, kuri icyo gihugu natanze ngo kirimburwe. Inkota y’Uhoraho yuzuye amaraso, yahaze urugimbu, n’amaraso y’intama n’ay’amasekurume, ibinure by’impyiko za rugeyo, kuko Uhoraho agiye gutambirwa igitambo i Bosira, ari cyo rupfu rw’icyorezo muri Edomu. Imbogo, ibimasa n’amapfizi bizicirwa icyarimwe: igihugu cyabo gisindishwe n’amaraso, naho ubutaka buhage urugimbu. Kuko ari umunsi w’ukwihorera k’Uhoraho, akaba ari umwaka wo kubitura ibibi bakoreye Siyoni. Imigezi yo muri Edomu izahinduka ubujeni, naho umukungugu uhinduke ubumara. Icyo gihugu cyose kizahinduka ubujeni bugurumana, butazigera buzima, haba nijoro cyangwa se ku manywa, umwotsi wabwo uzacumbeka ubudahwema; uko ibihe biha ibindi, kizagumya kuba ubutayu, ntikizongera kugendwa ukundi. Kizaba intaho y’ibihunyira n’ibinyogote, giturwe n’ibyanira n’ibikona. Uhoraho azakigeresha inago y’icyorezo, agipime cyose akiringanize, maze gihinduke ubusa. Abanyacyubahiro ntibazongera kuhimika abami ukundi, nta n’abatware bazongera kuharangwa. Ingoro zabo zizameramo amahwa, ibigo bikomeye bimeremo ibisura n’ibitovu, habe indiri y’ingunzu, n’imbuga ya za mbuni. Inturo zizahahurira n’impyisi, hahinduke ibonaniro ry’ibikoko. Hazaba kandi intaho ya Liliti, ikazahabona uburuhukiro. Ni ho inzoka izashyira icyari cyayo, ihatere amagi, iyararire, iyarinde kandi iyaturage. Ni na ho inkongoro zizakoranira, ingabo n’ingore zazo. Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho, musome aya magambo: «Nta n’imwe izabura muri zo, nta n’imwe izazimiza mugenzi wayo, kuko zitegekwa n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we ukazikoranyiriza hamwe. Buri yose muri zo yayikoreyeho ubufindo, azigabanya igihugu akoresheje inago, zikazagitunga ubuziraherezo, zikazagituramo ingoma ibihumbi.» Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.» Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi, naho mu ndiri y’ingunzu, hazamere imbingo n’imfunzo. Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu; uwahumanye ntazayinyuramo, kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara. Nta we uzayihuriramo n’intare, nta n’inyamaswa y’inkazi izayibonekamo. Abazaba ab’Uhoraho, ni bo bazayinyuramo. Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge. Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, arayitsinda. Umwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya, i Yeruzalemu, umufasha w’ingando we bwite, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Baragenda, bagezeyo umufasha w’ingando ahagarara ku muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’umumeshi. Nuko umutegeka w’ingoro witwa Eliyakimu mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, n’umunyamabanga w’umwami witwa Yowa mwene Asafu, barahamusanga. Umufasha w’ingando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki? Uribwira ko amagambo atagira shinge ari yo uzakuraho inama n’ubutwari byo gushoza urugamba? Ni nde rero wishingikirije kugira ngo ube waranyivumbagatanyijeho? Uwo wiringiye ubu — ari we Misiri — ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera. Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu. Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, maze nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho! Ubwo washobora no gutsimbura n’umwe wo mu bagaragu boroheje ba databuja? Rero ngo wizeye ko Abanyamisiri bazaguha amagare n’abanyamafarasi! Ubona ko naje gutera iki gihugu no kukiyogoza ntabitegetswe n’Uhoraho? Uhoraho ni we wambwiye ati ’Zamuka, utere kiriya gihugu, ukirimbure!’» Eliyakimu, Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire, twebwe abagaragu bawe, mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva; woye kutuvugisha mu rw’Abayuda rwumvwa n’abantu bari hejuru y’urukuta.» Ariko umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko ayo magambo, databuja yantumye kuba ari mwe mwenyine nyabwira na shobuja gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?» Nuko umufasha w’ingando arahagarara avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, ati «Nimwumve amagambo y’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru! Umwami aravuze ngo ’Hezekiya ntakomeze kubashuka, kuko adashobora kubarokora. Hezekiya ntababeshye ngo mwizere Uhoraho, avuga ngo: Nta shiti, Uhoraho azadukiza, uyu mugi ntuzigarurirwa n’umwami w’Abanyashuru. Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro, mungarukire, maze buri wese azarye imbuto z’imizabibu ye n’iz’imitini ye, anywe n’amazi yo mu kizenga cye, mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cyera ingano kikengerwamo divayi, igihugu kibamo imigati kikera n’imizabibu. Nimureke kumva aya Hezekiya ubabwira ababeshya ngo: Uhoraho azabakiza! Hari ubwo imana z’abanyamahanga zigeze zishobora kugobotora ibihugu byabo mu maboko y’umwami wa Ashuru? Imana z’i Hamati n’iz’i Arupadi ziri he? Iz’i Sefaruwayimu ziri he? Imana zo mu gihugu cya Samariya zo ziri hehe? Zashoboye se kurokora Samariya ikiganza cyanjye? Ni izihe muri izo mana zose z’ibyo bihugu zabashije kugobotora ibihugu byazo mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho yakura Yeruzalemu mu maboko yanjye?» Bose baraceceka, ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza kuko umwami yari yategetse ati «Ntimumusubize.» Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafu wari umunyamahanga, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose. Umwami Hezekiya amaze kubyumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo yohereza umutegeka w’ingoro Eliyakimu, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi, baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa. Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara! Uwazana ngo Uhoraho Imana yawe yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe n’umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana nzima. Icyazana ngo Uhoraho Imana yawe abahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!» Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi, arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Ashuru, n’ibitutsi bantutse. Ngiye kumushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’» Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga. Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise inkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!» Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, ngo bamubwire bati «Imana yawe wizera cyane ntizagushuke ngo ikwizeze, ikubwira ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru. Wowe ubwawe, wiyumviye uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka? Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu, na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije? Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layini, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?» Hezekiya yakira ibaruwa ayishyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho, maze asenga Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi. Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso maze witegereze, wumve amagambo ya Senakeribu wohereje abaza gutuka Imana nzima. Mu by’ukuri koko, Uhoraho, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo, batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma Abanyashuru babirimbura. None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe, Uhoraho, ari wowe Mana wenyine!» Nuko Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Kubera isengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, dore icyo Uhoraho amutangajeho: Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse; Umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe. Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli! Watutse Uhoraho ukoresheje abagaragu bawe, uvuga uti ’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara atagira ingano, narazamutse ngera mu mpinga z’imisozi, mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani, ntemayo amashami y’amasederi, n’imizonobari miremire cyane, ngera mu mpinga y’imisozi, no mu mashyamba ahatwikiriye. Mu mahanga nahafukuye amariba, nywa amazi y’aho; nkamya inzuzi zose zo mu Misiri, nzikandagijemo ibirenge byanjye. Rwose ntuzi ko uwo mugambi nari nywufite kuva kera kose, ko kuva kera na kare nari narawuteganyije, none nkaba ngiye kuwuzuza? Icyo wowe ushoboye, ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye. Abaturage b’aho bafite intege nke, bakutse umutima, bashobewe; bameze nk’icyatsi cyo mu mirima, nk’akanyatsi ko mu busitani. Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu, cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto. Wowe ariko, waba wicaye, usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi. Ubwo rero wanyiteyeho hejuru, agasuzuguro kawe kakangeraho; amazuru yawe nzayafungisha icyuma, maze ngushyire umurunga mu kanwa, nzagutere gusubira iwawe, ngucishije mu nzira wanyuzemo uza.’» (Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya ati) «Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo. Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazarokoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo, kuko i Yeruzalemu hazaduka agasigisigi, no ku musozi wa Siyoni hahinguke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’urukundo rukomeye rw’Uhoraho, umugaba w’ingabo.» Dore ibyo Uhoraho avugiye ku mwami w’Abanyashuru: Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo ntazaharunda igitaka. Inzira yanyuze aza, ni yo izamusubizayo, ntazagera muri uyu murwa, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi. Mu ijoro rikurikiyeho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo! Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi, agumayo. Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adaramaleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma. Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta asaba Uhoraho, agira ati «Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: Genda ubwire Hezekiya uti «Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ’Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa.’» Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo yavuze. Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.» Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi. Dore igisigo Hezekiya, umwami wa Yuda, yahimbye amaze gukiruka ya ndwara ye. Jyewe naribwiraga nti «Nari ncagashije iminsi y’ubugingo bwanjye, none ngaha ngiye kwinjira mu marembo ajya ikuzimu, nzahaheranwe mu gihe cyose nari nshigaje kubaho.» Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima, no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe. Inzu yanjye irashenywe, ijugunywe kure yanjye, ak’ihema ry’abashumba. Ngeze ku ndunduro y’ubuzima bwanjye, ak’umuboshyi umaze kuzuza umwenda, akawuzingazinga amaze kuwutotoraho indodo zisagutse; kuva mu gitondo kugeza nimugoroba waranyishe urahorahoza! Ncura imiborogo ngeza mu kindi gitondo. Ak’intare ikocagura amagufwa ni na ko amenagura ayanjye; kuva mu gitondo kugeza nimugoroba akanyica, agahorahoza! Dore ndajwigira kimwe n’intashya, nkaguguza nk’intungura, amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru. Nyagasani ndagowe, ngwino untabare. Ubu se mvuge iki kindi, kandi byose ari we ubikora? Mu gihe cyose nzaba nkiriho umutima wanjye uzahora usobetse amaganya. Abo Nyagasani yiragiriye, abo bazaramba, kandi ubuzima bafite babuhabwa n’umwuka we; nanjye uzankiza maze umbesheho. Ngaha ubujuganirwe bwanjye ubumpinduriyemo umunezero, ni wowe uzikuye amagara yanjye uyakura mu mva, n’ibyaha byanjye byose ubijugunya kure inyuma yawe. Koko rero ikuzimu si ho haguha ikuzo, cyangwa se ngo urupfu rukwamamaze, n’abamanukira mu rwobo, ntibaba bacyizeye ubudahemuka bwawe. Umuzima, ni we wenyine ugusingiza, nk’uko nanjye uyu munsi mbigenje. Umubyeyi azamenyesha abana be ubudahemuka bwawe. Uhoraho, ngwino untabare, maze mu gihe cyose tuzaba tukiriho, tuzacurangire inanga zacu mu Ngoro y’Uhoraho. Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’umutini, muwushyire ku bibyimba by’umwami azakira.» Hezekiya abaza Izayi ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho?» Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko yarwaye ariko akaba yarorohewe, amwoherereza amabaruwa n’amaturo. Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse. Nuko umuhanuzi Izayi asanga Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure, cy’i Babiloni.» Izayi yongera kumubaza ati «Babonye iki mu ngoro yawe?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.» Nuko Izayi abwira Hezekiya ati «Umva ijambo ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo! Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze. Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.» Hezekiya abwira Izayi ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo.» Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize — ni ko Imana ivuze — nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.» Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!» Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!» Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye. Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja, ikirere akakigeresha intambwe y’intoki, agashyira mu kebo ubutaka bw’isi, imisozi akayishyira ku gipimo, n’udusozi akadupimisha umunzani? Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho, akamubera umujyanama w’ingirakamaro? Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama, agashobora kumuyobora, akamwigisha guca imanza, akamuha ubumenyi, akamwereka inzira imugeza ku bwenge? Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiva mu nyanja, aragerwa ku mukungugu wafashe ku munzani! Dore n’ibirwa bimeze nk’agafu ahushye! Amashyamba ya Libani ntahagije mu gucana umuriro, n’inyamaswa zayo ntizihagije ku bitambo bitwikwa. Amahanga yose nta cyo avuze imbere ye; kuri we yose ni ubusa, nta n’icyo amaze. Imana mwayinganya na nde, ni ikihe se mwayigereranya? Ikigirwamana se? Cyacuzwe n’umuntu! Ukora amashusho agitakaho zahabu, akagishyiraho n’imikufi ya feza. Umutindi utabona ituro ringana rityo, ahitamo igiti kitamungwa, agashaka umubaji w’umuhanga, ushobora kumubariza ikigirwamana kitajegajega. Ntimwari mubizi se? Nta n’ubwo mwigeze kumva bivugwa? Ntimwabimenyeshejwe se kuva mu ntangiriro? Ntimwigeze mumenya Uwahanze isi? Aganje hejuru y’ikirere gitwikiriye isi, akabona abahatuye bameze nk’inzige! Yakuruye ikirere arakikingira nk’umwenda, akibamba nk’ihema kugira ngo arituremo. Abategetsi b’igihugu abahindura amanjwe, n’abacamanza b’isi akabagira ubusabusa. Nta kamaro kuba bashinze imizi, nta kamaro ko bakwira hose, nta kamaro ko imizi yabo ifata mu butaka, none dore umwuka urabahushye, ngaho barumiranye, na serwakira irabagurukanye nk’ibyatsi. «Ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze. Nimwubure amaso yanyu murebe: ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti «Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!» Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe. Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe. Abakiri bato bacika intege, bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka! Nimuceceke imbere yanjye, mwa birwa mwe, amahanga niyiyongeremo imbaraga, yigire hino maze avuge. Nimuze dukoranire hamwe, tuburane! Ni nde wahagurukije umutabazi iburasirazuba, akamuhamagara ngo amube hafi, agatsinda amahanga imbere ye, abami akabacisha bugufi? Inkota ye ibahindura ivu, imyambi ye ikabakwiza hose, nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga, ku buryo abakurikirana bose, akabanyuramo nta cyo yikanga, adakoza ibirenge hasi. Ni nde wabigennye, akanabikora, akanakurikiranya ibisekuruza kuva mu ntangiriro? — Ni jyewe Uhoraho, nkaba n’Uwa mbere, kandi nzaba nkiri Jyewe no mu bihe by’abo hanyuma. Ibirwa byarabirebye bigira ubwoba, abo mu mpera z’isi bahinda umushyitsi, batangiye guhaguruka ngo babikurikirire hafi. Buri muntu arafasha mugenzi we, arabwira incuti ye ati «Komera!» Umubaji arakomeza ushongesha, usena agakomeza umucuzi, agira ati «Ni byiza rwose», ikigirwamana akagikomeresha imisimari, kugira ngo kitanyeganyega. Ariko wowe Israheli, mugaragu wanjye, Yakobo nihitiyemo, inkomoko ya Abrahamu, incuti yanjye, wowe nikomereje kuva ku mpera z’isi, nkaguhamagara kuva ku mipaka yayo, narakubwiye nti «Uri umugaragu wanjye; naragutoranyije, aho kugutererana.» Witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba, kuko ndi Imana yawe. Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura. Dore ngo barakorwa n’isoni, bakamwara, abari baguhagurukiye bose; bazahinduka amanjwe, barimbuke, abantu bakurakariye. Abaguhigira uzabashakashaka, ariko ntuzongera kubabona ukundi, abakurwanya bazahinduka ubusabusa, bashire. Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo, nkakubwira nti «Witinya! Ni jye ugutabara! Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukumirana kubera inyota; ni jye Uhoraho, uzabasubiza, jyewe Imana ya Israheli, sinzabatererana. Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe, bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve, ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyir’ubutagatifu wa Israheli wabiremye. Ngaho (bigirwamana by’amahanga), nimugaragaze ingingo zanyu, ni ko Uhoraho avuze. Nimukomeze mwisobanure, uwo ni Umwami wa Yakobo ubivuga. Nimuze maze mutumenyeshe ibigiye kuba. Mbese ibyo mwahanuye mbere byahereye he? Nimudusubirire mu byahanuwe, maze tubyibuke, kandi tumenyereho uko byagenze! Cyangwa se, nimutubwire ibigiye kuza, mutumenyeshe iby’ibihe bizaza, maze twemere koko ko muri imana! Ngaho se! Nimuhitemo icyo mushaka kuduteza ari amahirwe cyangwa ibyago, maze dutangarire ubushobozi bwanyu! Nyamara dore icyo muri cyo: murarutwa n’ubusa; ibikorwa byanyu na byo bikaba ari nta byo! Uwabigize imana ze, na we ni igipfamutima! Naho jyewe, nahagurukije umuntu mu majyaruguru, kandi ngaha araje. Kuva mu burasirazuba arahamagarwa mu izina rye; aravuyanga abategetsi nk’uribata icyondo, cyangwa nk’umubumbyi ukata ibumba. Ni nde rero wabimenyekanyije kuva mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye, cyangwa se akaba yarabivuze no mu bihe byahise, ngo tuvuge tuti «Ni byo koko»? Reka da! Nta n’umwe muri mwe wabishoboye! Oya rwose, nta wigeze abicisha mu ijwi, kandi nta n’uwigeze agira icyo abumvana! Ni jye wabanje kubitangaza muri Siyoni, nti «Dore ngabo!» I Yeruzalemu mpohereza intumwa, izanye Inkuru nziza. Naritegereje neza: sinabona umuntu n’umwe, sinagira n’umwe mbona muri bo, wambera umujyanama! Mba narabagishije inama, na bo bakampa igisubizo! Dore bose uko bangana ni imburaburyo. Ibikorwa byabo se byo? Ni impfabusa. Ibishushanyo byabo? Ni umuyaga, nta kamaro! Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye. Nguko uko avuze Uhoraho, Imana, we waremye ijuru akaribambika, akarambura isi n’ibiyiriho byose, ibiyimeraho akabiha guhumeka, agaha n’umwuka abayigendaho bose. Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima. Ni jye, Uhoraho, iryo ni ryo zina ryanjye, ikuzo ryanjye nkaba ntazagira undi ndiha, cyangwa ibigirwamana ngo mbihe ibisingizo bingenewe. Dore ibyabaye mbere byarahise, jye kandi mbamenyesheje ibishya, ndabiberetse ngo mubimenye mbere y’uko biba. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuva ku mpera z’isi, muririmbe ibisingizo bye, mwebwe bantu bo ku nyanja n’ibiyirimo byose, namwe birwa kimwe n’ababituye. Ubutayu buhanike amajwi, kimwe n’imigi yabwo, hamwe n’imidugudu Kedari atuyemo; abaturage b’i Sela bamusingize, abo mu tununga tw’imisozi basabagizwe n’ibyishimo. Nibakuze Uhoraho, bamamarize mu birwa ibisingizo bye! Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari, azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba, avugije akamo k’impuruza, aratontomye, kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari. «Namaze igihe kirekire nicecekeye, ndiyumanganya sinagira icyo mvuga; narashinyirije ndetse umwuka urahera, boshye umugore uri ku nda. Noneho ngiye kurimbura imisozi n’udusozi, ibyayimezeho byose mbyumishe; inzuzi nzazihindura ibirwa, ibizenga by’amazi mbyumutse. Nzayobora impumyi mu nzira zitamenyereye, nzinyuze mu tuyira zitazi. Nzahindura umwijima mo urumuri imbere yabo, n’inzira ziyobaguritse, zigororwe. Iyo migambi ngiye kuyirangiza, kandi sinteze kuyireka na rimwe.» Ngabo basubiranye inyuma ikimwaro, abashyira amiringiro yabo mu bigirwamana, bakabwira ubutare bushongeshejwe bati «Imana zacu ni mwebwe!» Mwe bipfamatwi, nimwumve, impumyi namwe nimwitegereze, mubone! Ni nde mpumyi, uretse umugaragu wanjye? Ni nde gipfamatwi atari intumwa ngiye kohereza? Ni nde mpumyi atari icyegera cyanjye? Ni nde gipfamatwi atari umugaragu w’Uhoraho? Wabonye byinshi, ariko nta cyo wafashe; ufite amatwi azibutse, ariko ntiwumva! Kubera ukudahemuka k’umugambi we, Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka. Ariko dore imbaga yanyazwe ibyayo, irasenyerwa, bose babaroshye mu myobo, babahisha no mu mazu y’imbohe; babaye abo kujyanwa bunyago, babuze n’umwe wabarengera, barashimutwa, habura n’uwagira ati «Bangarurire!» Ni nde muri mwe uri butege amatwi aya magambo, akitondera kumva icyo asobanura? Ni nde watanze Yakobo ngo anyagwe ibye, Israheli ngo ijyanwe bunyago? Aho ntiyaba ari Uhoraho twacumuyeho, ntidushake gukurikira inzira ye, kandi ntitwite ku mategeko ye? Ni yo mpamvu yaroshye kuri Israheli umujinya w’uburakari bwe, ayiteza n’intambara ikomeye, iyokera impande zose, ariko yo ntiyabyumva, igeza n’aho ishya irakongoka, ariko ntiyagira icyo yitaho. Ariko noneho — uwo ni Uhoraho ubivuze — uwakuremye wowe Yakobo, uwaguhanze Israheli agize ati «Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe. Nuramuka unyuze mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe, ukanyura mu nzuzi, ntuzarohama. Nunyura rwagati mu muriro, nta bwo uzashya, n’indimi zawo nta cyo zizagutwara, kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe, nkaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli, Umukiza wawe. Natanze Misiri ho incungu yawe, Kushi na Seba ho ingurane yawe, bitewe n’agaciro gakomeye ufite mu maso yanjye; uri uwo kubahwa, kandi nanjye nkaba ngukunda. Natanze rero abantu ho incungu yawe, n’amahanga ho ingurane yawe. Witinya kuko ndi kumwe nawe, nzagarura urubyaro rwawe kuva iyo izuba rirasira, nzakwegeranye kugeza iyo rirengera. Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’, n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’ Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure, n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi, abo bose bitiriwe izina ryanjye, nabaremeye kumpa ikuzo, nkaba narababumbye, ndabahanga.» Nimushyire ahagaragara uwo muryango, w’impumyi ariko kandi ufite amaso; w’ibipfamatwi, kandi ufite amatwi yo kumva. Imiryango yose uko ingana niyibumbire hamwe, amahanga yose akorakorane! Ni nde muri yo wari wamenyekanyije ibi bikorwa, agatuma twumva ibyabayeho mbere? Nibatange abagabo, ngaho nibiregure, babumve, maze bavuge bati «Ibyo ni ukuri!» Abahamya banjye ni mwebwe, uwo ni Uhoraho ubivuze, umugaragu wanjye, ni mwebwe natoranyije, kugira ngo mubashe kumva, munyemere, kandi mumenye uko meze: mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi nta n’izabaho nyuma yanjye. Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari jyewe. Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero, muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze — Kuva kera kose, ni ko meze: nta wabasha kunyambura icyo nafashe, kandi icyo nakoze, ni nde wagihungabanya? Nyir’ubutagatifu wa Israheli, ubacungura avuze atya: Kubera mwe, nohereje umuntu i Babiloni, kugira ngo asenyagure ibihindizo byose bibafungiranye, maze urwamo rw’ibyishimo by’Abakalideya ruzahinduke imiborogo. Ndi Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wanyu, uwaremye Israheli, nkaba n’umwami wanyu. Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe, bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara, hanyuma bikazima. Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se? Ni ukuri rwose, ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo, kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu, n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye, kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye. Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we! Ntiwanzaniye intama kugira ngo uzintwikire, kandi ntiwanyubahirije untura ibitambo byawe. Sinigeze nguhatira kunzanira amaturo atabarika, cyangwa ngo nkunanize nkwaka ububani. Nta bwo wigeze ungurira imibavu utanze ku byawe, cyangwa ngo mpage ibinure by’intama zawe! Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe. Nyamara jye ni ko meze; ku bw’izina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe. Ibuka umbwire ibyo unshinja maze tuburane. Ni byo rwose, ngaho garagaza ingingo ushingiraho. Umukurambere wawe, na we ni ko yancumuyeho, abavugizi bawe barangomera, nuko nsuzuguza ab’ingenzi mu batware bawe, Yakobo ndamutanga ngo arimburwe, Israheli nyegurira abashinyaguzi. Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye, Israheli, nihitiyemo. Avuze atya Uhoraho wakuremye, uwaguhanze kuva ukiri mu nda ya nyoko, kandi n’ubu akaba akigufasha: Witinya, Yakobo, mugaragu wanjye, uwo nishumbushije kandi nihitiyemo, kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi, uwumiranye mubere isoko idudubiza; nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe, n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe. Bazakura nk’ibyatsi mu gihe cy’imvura, cyangwa nk’urufunzo ku nkombe z’imigezi. Umwe azavuga ati «Neguriwe Uhoraho», undi azitwe izina rya Yakobo, undi na we yandike ku kiganza cye, ati «Ndi uw’Uhoraho», kandi yihimbe izina rya Israheli. Avuze atya Uhoraho, Umwami wa Israheli, uwayicunguye, Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni jye ntangiriro, nkaba n’iherezo, nta yindi mana ibaho, itari jye. Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nafate ijambo, avuge uko biri, kandi anabinsobanurire! Ibyabaye kuva kera nabivuge uko biteye, ahereye ubwo nshyizeho imbaga nyamwinshi, n’ibigomba kuzaza na byo abibarondorere! Mwihinda umushyitsi, kandi mwitinya! Narabibabwiye, mbibamenyesha kuva kera! Si mwebwe se bagabo bo kubihamya? Hari indi mana yindi ibaho, itari jye? Kandi nta rundi Rutare rubaho, naba ntazi! Abakora ibigirwamana bose, nta cyo bari cyo, ibyo bashushanya na byo nta cyo bimaze; ababiramya na bo ntibagira icyo babona cyangwa ngo bumve, bigatuma bakorwa n’isoni. Ni nde wigeze kubumba ikigirwamana, agashongesha ishusho ryacyo nta nyungu akuramo? Ababiyobotse bose bazakorwa n’ikimwaro, kuko ababikora ari abantu gusa. Nibiyegeranye, maze biyerekane: bose icyarimwe bazahinda umushyitsi, kandi bakorwe n’isoni! Umucuzi w’icyuma abanza kugikata, akagishyira mu makara yaka, akagicurisha inyundo, akoresheje ingufu z’ukuboko kwe. Ariko se iyo ashonje bigenda bite? Agwa isari. Naho se iyo atanyoye amazi? Agwa agacuho. Umubaji w’amashusho y’ibiti akoresha umugozi, agashushanya icyo ashaka, akagikatisha imakasi. Ariko nanone, akoresha icyuma cyabigenewe, akagiha imisusire nk’iy’umuntu, n’ubwiza bw’uruhanga rw’umuntu, kugira ngo agishyire mu ngoro. Yihitiramo isederi kugira ngo ayiteme, afata gereveriya cyangwa umushishi yari yararetse ngo bikure mu bindi biti by’ishyamba, cyangwa se agafata pinusi yari yarateye, maze igakuzwa n’imvura. Ubusanzwe izo ni inkwi zo gucana; uwo muntu na we azifataho maze akazicana, akisusurutsa, akazitekesha umugati. Nyuma y’ibyo, ibisigaye akabikoramo ikigirwamana akagipfukamira, agakuramo ishusho, akaryunamira. Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro, akawugerekaho inyama zo kwirira; akarya, agahaga; agasusuruka maze akavuga ati «Yayaaaa, noneho nshize imbeho! Mbega ukuntu ari byiza kureba umuriro!» Mu giti gisigaye, agakoramo imana ye, ikigirwamana yunamira, akanagipfukamira, akagisenga, agira ati «Ngoboka, kuko ari wowe mana yanjye!» Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva. Nta n’umwe ugarura umutima, ngo yumve, anasesengure ku buryo yagira ati «Igice kimwe nakimariye mu muriro, nteka umugati ku makara, notsa inyama maze ndazirya; none igisigaye singiye kugikoramo ishyano, ngo nuname imbere y’ingeri y’igiti!» Ahubwo yiziritse ku ivu, umutima we wacuramye uramuyobya, nta bwo azigera agobotorwa! Ntanarushya yibaza ati «Aho iki mfite mu ntoki si amanjwe?» Yakobo we, ibuka ibi ngibi, Israheli, uri umugaragu wanjye, narakwihangiye ngo umbere umugaragu, wowe Israheli, sinzakwibagirwa. Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu, ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu; ngarukira kuko nakwicunguriye. Ijuru nirisabwe n’ibyishimo, kuko Uhoraho yakoze, ikuzimu mu nsi y’isi nihirangire, imisozi ndetse n’ishyamba kumwe n’ibiti byaryo byose nibitere urwamo rw’ibyishimo, kuko Uhoraho yacunguye Yakobo, akagaragaza ikuzo rye muri Israheli. Avuze atya Uhoraho, umurokozi wawe, uwakwihangiye kuva ukiri mu nda ya nyoko: Ni jye Uhoraho, uwahanze ibintu byose! Naguye ijuru, jyewe jyenyine, ndambura isi nta n’umwe twari kumwe. Noneho rero, ibinyoma by’abacunnyi mbihinduye ubusa, abapfumu mbateye kuvugishwa, abahanga mbashubije inyuma, n’ubuhanga bwabo mbuhinduye amanjwe. Mpaye agaciro gakomeye ijambo ry’umugaragu wanjye, umugambi w’intumwa zanjye nywuzuze. Ku byerekeye Yeruzalemu ndavuze nti «Niturwe», n’imigi ya Yuda nti «Niyongere yubakwe, ibyasenyutse nzabisana.» Mbwiye inyanja nti «Kama, imigezi yawe ngiye kuyumutsa!» Kuri Sirusi ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.» Ibinshimisha byose, azabigeraho, atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe», naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!» Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore: Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo, kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe, kandi ngo ngukingurire inzugi, maze imiryango ikinguke imbere yawe. Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere, ahari udusindu nzaharinganiza, inzugi z’umuringa nzimenagure, ibihindizo by’ibyuma mbicagagure. Nzaguha ubutunzi buri mu bubiko, nguhe ubukungu buhishe ahatagaragara, bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, Imana ya Israheli, uguhamagara mu izina ryawe. Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo, yatumye nguhamagara mu izina ryawe; nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi. Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose. Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera, isi nibumbuke, maze umukiro usagambe, ubutabera buhere ko buba umumero! Ngibyo ibyo jye Uhoraho, nihangiye. Aragowe umuntu, ikibindi mu bindi, witotombera uwamubumbye! Ibumba se ryabaza uribumba, riti «Urakora iki?», cyangwa se icyo ukoze kikakubwira ngo «Uri umuswa!» Aragowe ubaza se w’umwana, ati «Wabyaye mwana nyabaki?» akabaza nyina w’umwana, ati «Waruhutse iki?» Avuze atya Uhoraho, we wahanze Israheli, akaba na Nyir’ubutagatifu wayo: Ahari aho mwaba ari mwe mumbaza ibyerekeye abahungu banjye! Mbese muntegeka ku byo niremeye n’ibiganza byanjye? Ni jye ubwanjye wahanze isi, nyiremeraho abantu bayituye; ni jye waguye ijuru n’ibiganza byanjye, mpa amategeko ingabo zaryo zose. Ni jye wahagurukije uwo muntu, nkurikije umugambi wanjye, kandi nkazaringaniza amayira ye yose. Ni we uzongera kubaka umugi wanjye, akazagarura abanjye bajyanywe bunyago, nta kiguzi ahawe cyangwa impongano. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. Uhoraho avuze atya: Urwunguko rwo mu Misiri, ubucuruzi bw’i Kushi, n’abantu b’i Seba, abagabo barebare cyane, bazaza iwawe kandi babe abawe, bakugende inyuma, baboheshejwe iminyururu. Bazagupfukama imbere, bagutakambire bati «Usibye iwawe honyine, nta handi hari Imana; izindi mana zose ni amanjwe!» Ariko mu by’ukuri, uri Imana itagaragara, Mana ya Israheli, wowe utanga umukiro. Dore bose uko bangana, bakozwe n’isoni, abacuzi n’ababaji b’amashusho bakozwe n’ikimwaro. Israheli izakizwa n’Uhoraho, kandi azaba ayikijije burundu; mwebwe rero, ntimuteze kuzakorwa n’isoni, ntimuzanagira ikimwaro bibaho. Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya: Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. Nta bwo navugiye mu bwihisho, cyangwa mu mfuruka yijimye y’isi, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo ngo «Nimunshakashakire aho ntari!» Ni jye Uhoraho: mvuga ikiri ukuri, ngatangaza igitunganye! Nimukorakorane maze muze, nimungane mwese icyarimwe, abarokotse bo mu mahanga. Nta bwenge bagira, abatambagiza amashusho yabo y’ibiti, kandi bagasenga imana idashobora kubakiza. Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya; ndetse tujye n’inama! Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise, akaba yarabitangaje kuva kera na kare? Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine. Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho. Jyewe ubwanjye, narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa: icyitwa ivi cyose kizamfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti «Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine.» Bose bazakorwa n’isoni, baze bamugana, abahoze bamurwanya. Ku bw’impuhwe z’Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n’ibyishimo. Beli irasukuma, ngiyo na Nebo igiye kurunduka! Ibishushanyo byazo bihekeshejwe amatungo. Imitwaro iremereye mwajyaga mwikorera ngiyo ihetswe n’amatungo yananiwe. Arasukuma ndetse agiye gutemba, ntagishoboye no kuramira imitwaro yikoreye, na yo ubwayo ajyanywe bunyago. Nzu ya Yakobo, nimuntege amatwi, abarokotse mwese bo mu muryango wa Israheli, mwebwe nitayeho mukiri mu nda, nkabaheka mukivuka. Nzakomeza kubagenzereza ntyo kugeza mu busaza bwanyu, mbashyigikire kugeza ubwo muzamera imvi. Ni jye ubatabara, nkanabaterura, ni jye uzabavunikira kandi nkanabarengera. Mbese ubu mwandeshyeshya na nde, mukaba mwanyitiranya na we? Ni nde mwangereranya na we, mukaba mwavuga ko dusa? Bamwe bapfusha ubusa zahabu yabo, bagapima feza ku munzani, bagahemba umucuzi ngo abakorere ikigirwamana, nuko bakacyunamira, bakanagipfukamira. Ni bo bagishyira ku ntugu bakagiheka; bakakigeza aho kiruhukira. Kiguma aho ubutanyeganyega ntikive mu mwanya wacyo, ugitakambiye ntikimusubize, cyangwa ngo kimukize umubabaro we. Nimwibuke ibyo kugira ngo murusheho kwibaza, nimwisubireho, mwa bahemu mwe; mwibuke ibyababayeho mbere, igihe cya kera: Koko ni jye Mana, nta yindi ibaho, ndi Imana, ibindi byose ni amanjwe ubigereranyije nanjye. Kuva mu ntangiriro, natangaje uko bizakurikirana, mu bihe byahise navuze ibitari byakorwa. Nuko ndavuga nti «Umugambi wanjye uzahoraho, n’ikinshimisha cyose nzagikora.» Nzahamagaza iburasirazuba igisiga kiryana, n’uwo nageneye kurangiza umugambi wanjye, muhamagaze mu gihugu cya kure, narawutangiye kandi nzawusohoza, narabyiyemeje, nkazabikora. Nimutege amatwi mwe, ab’imitima inangiye, kandi mukagendera kure ubutabera: Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje, n’umukiro wanjye ntugitinze; nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye, Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye. Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu, mwari, mukobwa wa Babeli, mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami, wigaragure ku butaka, kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.» Fata urusyo maze usye ifu, pfukura imisatsi yawe, uhine ikanzu yawe, ugaragaze ibibero byawe, wambuke inzuzi; ubwambure bwawe nibwitangaze, maze isoni zawe zigaragare! Uducungura ni Uhoraho, izina rye ni Umugaba w’ingabo, Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya, kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi». Nari nararakariye umuryango wanjye, nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe; nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe, umusaza umushenguza imizigo yawe! Waribwiraga uti «Nzabaho iteka, nzahora nganje!» Ntiwatekereje uko ibintu bizagenda, ngo uzirikane amaherezo yabyo. Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye, ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha, wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa! Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.» Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira: ari ugupfusha abana, ari no gupfakara. Icyo cyago kizakugeraho, n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa. Wiringiye ubugome bwawe, uribwira uti «Nta we undeba.» Ariko «ubuhanga» bwawe ndetse n’ «ubwenge» bwawe, ni byo byagushutse, noneho ukibwira uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa!» Ngaho rero icyago kirakugarije, kandi ntuzamenya aho ugihungira; ugiye kugusha ishyano, utazashobora kwikiza. Ni koko, bidatinze ugiye kurimbuka, ku buryo udashobora kubyiyumvisha. Nuko rero komera ku mayeri y’ubupfumu bwawe no ku mafuti witoje kuva mu buto bwawe, ahari byazakugirira akamaro, bikaguha gutera ubwoba. Wajijishijwe n’abakugira inama batabarika, none ngaho nibigaragaze, bagukize, abo bihaye kwigabanya ikirere, bitegereza inyenyeri, maze bakaguhanurira ibizaza bifashishije imboneko y’ukwezi! Ngaha bagiye kumera nk’ibyatsi bitwikwa n’umuriro, ntibazashobora no kuwiyaruramo, kuko utazaba ari inkekwe yo kwisusurutsa, cyangwa se igishyito cyo kwicarwa imbere. Nguko uko abo wahirimbaniye bazakumerera, abo waruhiye kuva mu buto bwawe bazigendera, umwe ace ukwe undi ukwe, nta n’umwe uzakurengera. Nzu ya Yakobo, nimutege amatwi ibi ngibi, mwebwe abitwa izina rya Israheli, mukaba mukomoka ku rubyaro rwa Yuda, mwebwe abarahirisha izina ry’Uhoraho, mukanitabaza Imana ya Israheli, ariko mu bitari ukuri no mu bidatunganye. Koko biyita «Ab’Umurwa Mutagatifu!» bakishingikiriza Imana ya Israheli, izina ryayo rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Ibyababayeho mbere, nari narabibabwiye, byavuye mu munwa wanjye, ntuma bimenyekana, ako kanya ndabikora, kandi bibaho. Kuko nari nzi neza ko utumva, ijosi ryawe rireze nk’umukwege w’icyuma, n’uruhanga rwawe rukomeye nk’umuringa. Ibyo nakoze nabikumenyesheje mbere y’igihe, mbikumvisha mbere y’uko bibaho, kugira ngo utavaho uvuga uti, «Ni ishusho nibarije ribikoze», cyangwa se ngo «Ni ikigirwamana cyanjye gitanze aya mategeko.» Wumvise ibyahanuwe: none ngibi birujujwe. Ubu se wowe ntiwabitangaza? Ngaha noneho ngiye kuguhishurira ibishya, ibyo nazigamye, wowe utigeze umenya. Ubu ni ho bikimara kuremwa, nta bwo ari ibya kera, kugeza kandi uyu munsi, nta cyo wari ubiziho, kugira ngo utavaho uvuga uti «Ibi nari nsanzwe mbizi!» Nzi neza ko utigeze ubyumva, kandi ko nta n’icyo wigeze umenya, ko na mbere hose, ugutwi kwawe kutigeze kuzibuka; nkamenya neza ko wangambaniye incuro nyinshi, ukaba witwa «Umugome wabuvukanye.» Ariko kubera izina ryanjye, noroshya uburakari, ngirira n’ibisingizo bingenewe, bituma nifata, maze nkirinda kukurimbura. Dore narakugerageje ngo ngusukure, ntagucishije mu ruganda nk’ushongesha umuringa, ahubwo ngusukuza kugucisha bugufi. Nabikoreye kwanga kwitesha agaciro, none se nareka izina ryanjye rigasuzugurwa? Ikuzo ryanjye nta wundi nzariha. Yakobo, ntega amatwi; Israheli, ni wowe mpamagara. Uko ni ko nteye: ndi intangiriro, nkaba kandi n’iherezo. Ni koko, isi yahanzwe n’ikiganza cyanjye, ukuboko kwanjye kw’indyo kwarambuye ijuru, ndabihamagara, ako kanya bikanyitaba. Nimukoranire hamwe mwese, maze muntege amatwi! Ni nde muri mwe wamenyekanyije ibyo byose? Koko, uwo Uhoraho akunda azamwuzuriza imigambi, amushoborere Babiloni n’inyoko yayo ngo ni Abakalideya. Ni koko, ni jye wabivuze, ni ukuri naramuhamagaye, ni jye watumye aza, kandi umurimo we azawusohoza. Nimunyegere kandi muntege amatwi: kuva mu ntangiriro, sinigeze mvugira mu bwihisho; kandi kuva aho ibyo bibereye, nari ndiho. Ubu rero ni Nyagasani Imana wanyohereje, ampa n’umwuka we. Avuze atya Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho, Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja; urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye. Nimusohoke muri Babiloni! Nimuhunge Abakalideya! Nimurangurure amajwi mubitangaze, nimubimenyekanishe, mubyamamaze kugera ku mpera z’isi, muvuga muti «Uhoraho yacunguye Yakobo, umugaragu we!» Mu butayu aho yabajyanye, ntibigeze bicwa n’inyota, yabavuburiye amazi mu rutare, koko yashije urutare, amazi aratemba. Nyamara abagome ntibateze kugira amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga. Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we. Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli,) ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa, mvunwa n’ibidafite akamaro.» Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura, igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye. None ngaha, Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.» Avuze atya Uhoraho, Umucunguzi; Nyir’ubutagatifu wa Israheli abwira umuntu w’insuzugurwa, uwo abantu bareba nk’agaterashozi, umucakara w’abategekesha igitugu, ati «Abami ndetse n’ibikomangoma bazareba bahaguruke, bapfukamire Uhoraho kuko ari indahemuka, akaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli wakwihitiyemo.» Uhoraho avuze atya: Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije, ku munsi wo gukizwa naragutabaye, ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano nagiranye n’imbaga nyamwinshi, kugira ngo mbyutse igihugu, maze nsubize iminani abari barayinyazwe. Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri. Inzara n’inyota ntibizabica, icyocyere cy’umusenyi cyangwa izuba ntibizabageraho; kuko ubakunda bihebuje azabayobora, akaberekeza ku masoko y’amazi afutse. Ku misozi yose nzahahanga inzira, n’imihanda yanjye nyabagendwa iringanizwe. Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa, bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba, abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani. Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire, imisozi itere indirimbo z’ibyishimo, kuko Uhoraho yahumurije umuryango we, abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe. Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe.» Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa. Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya. Abubatsi bawe ngabo baraje, naho abagusenya n’abagusahura barahunze. Raranganya amaso hirya no hino, maze urebe: bose bakoranye, baje bakugana. Ndahije ubuzima bwanjye, bose bazagutaka nk’umurimbo, ubakenyere nk’umweko w’umugeni. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihugu cyawe cyahindutse amatongo, cyari cyarasahuwe kandi kidatuwe, guhera ubu kizabana gito abaturage bawe, abakubuzaga uruhumekero bazaguhunge. Abana wari waranyazwe, bazakubwira bati «Hano habaye impatanwa! Duhe aho dutura! Nimwiyegeranye tubone aho dukwirwa.» Nuko mu mutima wawe uzibaze uti «Aba se bo, nababyariwe na nde? Jye ko nari naraciwe ku bana, naragumbashye, narajyanywe bunyago, nkaba n’igicibwa; aba bo bakujijwe na nde? Ko naherutse nsigara jyenyine, bariya bo babaga he?» Nyagasani Uhoraho avuze atya: Ngiye kwerekeza ikiganza cyanjye ku mahanga, nzamure ibendera ryanjye, ibihugu biribone: bazane abahungu bawe babatwaye mu maboko, abakobwa bawe babahetse ku ntugu. Abami bazakurera, abagore babo bakonse. Bazakunamira bakoze uruhanga ku butaka, barigate umukungugu wo mu birenge byawe. Bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, n’uko abanyiringira batazakorwa n’ikimwaro. Mbese intwari yakwamburwa umunyago wayo? Imfungwa yaboshywe n’igihangange yo se, yagobotorwa? Nyamara, dore uko Uhoraho yavuze: Uwaboshywe n’intwari azagobotorwa, n’umuryango wanyazwe n’igihangange uzagaruzwa. Uguteraho amahane, ni jye uzamurwanya, abahungu bawe, ni jye uzabakiza. Abagutegekesha igitugu, nzabagaburira imibiri yabo, bazasinde amaraso yabo bwite, boshye abasinze divayi nshya, maze ibinyamubiri byose bimenyereho ko Umukiza wawe ari jyewe Uhoraho, Umucunguzi wawe, Indatsimburwa ya Yakobo. Uhoraho avuze atya: Ruri hehe urwandiko rw’ubusende, ruhamya ko nirukanye nyoko? Cyangwa se, ni nde mbereyemo umwenda, nkaba naramubahayeho ubwishyu? Nuko rero, mwagurishijwe ku mpamvu y’ibyaha byanyu, na nyoko asendwa kubera imyivumbagatanyo yanyu. Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona! Mpamagaye, ntihagira unyitaba? Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane, ku buryo kutabasha kubakiza? Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura? Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye, imigezi na yo nyihindure ubutayu, amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi. Ijuru nzaryambika ibyirabura, maze ndyorose ibigunira. Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza? Ngaho niyigaragaze, maze anyegere! Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ni nde rero wanshinja icyaha? Koko abo bose bazasaza nk’umwambaro, maze bazaribwe n’inzukira. Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho, agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we, none akaba agenda mu mwijima, ntagire urumuri na busa abona? Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho, yishingikirize Imana ye. Naho mwebwe abacana umuriro, mukitwaza imyambi igurumana, nimujye mu gishyito cy’umuriro wanyu, rwagati mu nkongi y’umuriro mwicaniye. Kuko ibyo muzabigirirwa n’ikiganza cyanjye, mukazapfana umubabaro. Nimunyumve, mwe abaharanira ubutabera, mwe mushakashaka Uhoraho. Nimwitegereze urutare mwabajwemo, mutekereze inganzo mwacukuwemo. Nimwitegereze so, Abrahamu, na Sara wababyaye. Koko, yari wenyine igihe muhamagaye, nyamara namuhaye umugisha, ngwiza urubyaro rwe. Ni koko, Uhoraho ahumurije Siyoni, agiriye impuhwe amatongo yayo yose; ubutayu bw’aho, abuhinduye nka Edeni, amayaga y’aho, ayagira ubusitani bw’Uhoraho. Bazahasanga ibyishimo n’umunezero, indirimbo n’imbyino zo gushimira. Nimunyumve neza, muryango wanjye, namwe ab’Umurwa wanjye, muntege amatwi: kuko amategeko ari jye aturukaho, imanza zanjye zikaba urumuri rw’amahanga. Ubutabera bwanjye buregereje, agakiza kanjye kasesekaye, ukuboko kwanjye kugiye gucira amahanga imanza. Ibirwa bizangirira icyizere, bitegereze ububasha bw’ukuboko kwanjye. Nimwubure amaso murebe ejuru, hanyuma mwuname murebe hasi ku butaka: koko, ijuru rizayoka nk’umwotsi, naho isi isaze nk’umwambaro, abayituye bapfe nk’udukoko. Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose, ubutabera bwanjye ntibuzashira. Nimuntege amatwi, mwe abazi ubutabera, muryango w’abashyinguye amategeko yanjye mu mutima: mwitinya amenyo y’abasetsi, cyangwa ngo ibitutsi byabo bibakangaranye, kuko bazaribwa n’inzukira boshye umwambaro, umuswa ukabamunga nk’ubwoya bw’intama. Nyamara ubutabera bwanjye n’agakiza kanjye bizabaho iteka ryose, uko ibihe bigenda bisimburana. Haguruka, haguruka! Wambare ububasha, Uhoraho Munyamaboko! Haguruka nko ku minsi y’ibihe byahise, nko mu bisekuruza bya kera. Si wowe se watemaguye Rahabu, ugahinguranya icyo kiyoka? Si wowe se wakamije inyanja, n’amazi yayo magari, ugahanga inzira mu nsi yayo, kugira ngo abarokotse batambuke? Abarokotse b’Uhoraho bazagaruka, binjire muri Siyoni baririmba, ibyishimo bidashira bizahora biranga uruhanga rwabo, basabwe n’ibyishimo n’umunezero, kuko amarira n’amaganya bizaba byarangiye. Ni jyewe, ni jye ubwanjye ubahumuriza: ni iki cyatuma utinya uwagenewe gupfa, mwene muntu, umeze nk’icyatsi? Waba se waribagiwe Uhoraho waguhanze, akarambura ikirere, agahanga n’isi? Ni iki gituma uhinda umushyitsi umunsi wose ubudatuza, imbere y’uburakari bw’ugutegekesha igitugu, nk’aho afite ububasha bwo kukurimbura? Uburakari bw’umugome se bushingiye he? Ni akanya gato uwari yarapfukiranywe, akishyira akizana, ntazapfa cyangwa ngo ajye mu nyenga y’ikuzimu, ntazigera abura umugati wo kurya. Ni jye, Uhoraho Imana yawe, usimbagiza inyanja, imivumba ikoroma, izina ryanjye rikaba: Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Nashyize amagambo yanjye mu munwa wawe, nkugamisha mu gicucu cy’ukuboko kwanjye, igihe nashyiragaho ijuru, ngahanga n’isi, ari bwo nabwiraga Siyoni nti «Ni wowe muryango wanjye.» Zanzamuka, zanzamuka, uhaguruke Yeruzalemu! Wowe Uhoraho yasomeje ku nkongoro y’uburakari bwe; igikombe cy’ibisindisha, urakinywa, urakiranguza. Mu bahungu wabyaye, nta n’umwe waguhembuye, mu bo wareze ukabakuza, nta n’umwe wagusindagije. Ibyago bibiri kandi bisa birakugarije: isenywa n’ukurimburwa, inzara n’intambara. Ni nde uzakuririra? Ni nde uzaguhumuriza? Abahungu bawe ngabo bararambaraye, barasambagurika ku mayira yose, boshye impongo zafashwe mu mutego, bazira uburakari bw’Uhoraho, n’igihano cy’Imana yawe. Ubu rero, tega amatwi ibi ngibi, wa nsuzugurwa we y’umusinzi, ariko utabitewe na divayi! Avuze atya Umutegetsi wawe, Uhoraho Imana yawe, we wemera kujya impaka z’umuryango we: Dore nakuye mu biganza byawe igikombe cy’ibisindisha, inkongoro y’uburakari bwanjye, guhera ubu ntuzongera kuyisomaho ukundi. Nzayishyira mu biganza by’abakubuza uburyo, abakubwiraga bati «Rambarara, tubone uko dutambuka», nuko ukabategera umugongo nk’aho uri ubutaka, cyangwa umuhanda waharuriwe abagenzi. Kanguka, kanguka, Siyoni, usubirane ishema ryawe! Yeruzalemu, murwa mutagatifu, ambara imyambaro yawe y’ikuzo, kuko guhera ubu, utagenywe n’uwahumanye batazongera kukwinjiramo ukundi. Hehe n’umukungugu, ihungure maze uhaguruke, Yeruzalemu, wowe wari imbohe! Ngaho ikuremo izo ngoyi zikuri mu ijosi, wa mfungwa we, mwari wa Siyoni! Uhoraho avuze atya: Mwagurishijwe ku buntu, nanone muzacungurwa nta feza ibatanzweho. Koko Nyagasani Uhoraho avuze atya: Ubwa mbere umuryango wanjye waramanutse, usuhukira mu Misiri, hanyuma Ashuru irawigarurira, iwicisha agahato; none se, ubu nungutse iki? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Kubona umuryango wanjye urengana nta mpamvu, abawushikamiye bakaba baganje, kandi izina ryanjye ritukwa buri munsi, ubudatuza! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Guhera ubu rero, umuryango wanjye uzamenya izina ryanjye; uwo munsi ukazamenya ko ari jye uvuga nti «Ndaje.» Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!» Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni. Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu. Nimugende, nimusohoke muve hano; ntimugire icyo mukoraho cyahumanye, nimusohoke rwagati muri Babiloni; nimwisukure, mwe abatwaye ibintu byeguriwe Uhoraho. Ntimuzasohoke mwihuta, cyangwa ngo mugende mudagadwa; kuko Uhoraho ari we uzabagenda imbere, akabajya n’inyuma, we Mana ya Israheli. Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho. Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani? Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye: nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro. Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho. Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi. Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro. Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose. Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we. Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, n’ubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we. Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho. Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo. Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi. Vuza impundu, wa ngumba we itakibyara; ishime kandi ubyine, wowe utakiramukwa, kuko ngaba, baje ari benshi abahungu b’umugore w’intabwa, bararuta ubwinshi ab’umugore ufite umugabo, uwo ni Uhoraho ubivuze. Agura ikibanza cy’ihema ryawe, inkingi zo mu mazu yawe bazimure. Ntugire kandi icyo uzigama, ungura imigozi yawe n’imambo zawe uzishimangire, kuko ugiye kugwira, haba iburyo cyangwa ibumoso, abana bawe bazazungura amahanga, bature mu migi yari yaribagiranye. Wigira ubwoba, kuko utazakorwa n’ikimwaro, wimanjirwa, kuko utazongera gukozwa isoni, ukazibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuwibuke ukundi. Kuko uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, yitwa Imana y’isi yose! Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye, agira ati «Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa?» Iyo ni Imana yawe ibivuze. Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira, ngiye kugucyura. Mu burakari bwinshi nagize, naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye, ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye, ubivuze. Bizamera nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi; nko muri icyo gihe cya Nowa, ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi. N’iyo imisozi yava mu myanya yayo, ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. Wagize ibyago, uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza, none dore, amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako, bityo nkubake ku masarabwayi abengerana. Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura, inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye. Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagira amahoro, atagira uko angana. Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira, nta cyo uzatinya; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazongera kukwegera. Niba bashaka no kukugambanira, ibyo si jye bizaba biturutseho; ariko uzagutera wese, azakuzira! Dore ni jye waremye umucuzi uvuguta umuriro w’amakara, agacura igikoresho kimufitiye akamaro; ni jye kandi waremye umuntu ugenewe kurimbura! Intwaro yose yakorewe kukurwanya, ntizabigeraho, ururimi rw’uzaguhagurukira mu rubanza, uzarushinja ikinyoma. Nguwo umugabane uzigamiwe abagaragu b’Uhoraho; ngubwo uburenganzira mbahaye. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu! Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi. Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye. Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye. Ni koko, muzasohoka mu byishimo, mugaruke iwanyu amahoro. Aho muzanyura hose, imisozi n’udusozi bizasabagizwa n’ibyishimo, n’ibiti byose byo mu gasozi bikome mu mashyi. Ahari amahwa, hazamera umuzonobari, n’ahari igisura hazamere ibyatsi bihumura neza. Ibyo byose bizahesha Uhoraho ikuzo, bibe ikimenyetso gihoraho, kitazasibangana bibaho. Uhoraho avuze atya: Nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera, kuko umukiro wanjye wegereje, n’ubuntu bwanjye bugiye kwigaragaza. Arahirwa umuntu ubigenza atyo, mwene muntu ubikomeraho, akubahiriza isabato, ntayice, akirinda gukora ikibi icyo ari cyo cyose. Umunyamahanga wiziritse kuri Uhoraho ntakibwire ngo «Nta kabuza, Uhoraho azantandukanya n’umuryango we», cyangwa se inkone ivuge iti «Dore jye nsanzwe ndi igiti cyumye.» Kuko Uhoraho avuze atya: Abagabo b’inkone bubahiriza isabato yanjye, bagahitamo gukora ibinshimisha, kandi bagakomera ku Isezerano ryanjye, nzabazigamira mu Ngoro yanjye i Yeruzalemu inkingi iriho izina ryabo; ibyo bizababere byiza kuruta abahungu n’abakobwa. Nzabaha izina rizahoraho ubutazasibangana. Naho abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho, bakamuyoboka bakunze izina rye kandi bakamubera abagaragu, abo bose bubahiriza isabato, ntibayice, bagakomera ku Isezerano ryanjye, nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu, nzatuma bishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo. Ibitambo byabo bitwikwa n’andi maturo, bizakirwa ku rutambiro rwanjye, kuko Ingoro yanjye izitwa «Ingoro yo gusengerwamo n’amahanga yose.» Uwo ni Uhoraho ubivuze, we utarurukanya abajyanywe bunyago ba Israheli. Uretse n’abo nzaba narakoranyije, nzongera mbakoranyirizeho n’abandi. Nyamaswa zose zo mu gasozi, nimuze mwirishirize, ndetse namwe mwese, nyamaswa z’ishyamba! Abarinzi ba Israheli ni impumyi, bose uko bakabaye nta cyo bazi; ni nk’imbwa z’ibiragi, zidashobora kumoka, bararotagizwa, bakaryamira, bagahora bahunyiza; ariko kandi ni n’imbwa z’ibisambo: ntibazi kuvuga ngo «Turahaze», ngabo abitwa abashumba! Nta cyo biyumvira na mba, buri wese atomera ukwe; buri wese yishakira inyungu ye gusa. Baravuga bati «Nimuze, tujye gushaka divayi, tunywe ku kayoga gakaze, n’ejo bizagende bityo, ibinyobwa ntibibuze.» Intungane irapfa, ntihagire n’umwe bibabaza; abagiraneza barashimutwa, ntihagire ubarengera. Ni koko, intungane ziricwa zizira akarengane. Ariko rero, amahoro azaza, maze abakurikira inzira itunganye bazashobore kuruhukira mu ituze. Naho mwebwe, nimwigire hino, bana b’umupfumukazi, bibyarirane by’uburaya n’ubwomanzi. Uwo muriho museka ni nde? Uwo mwasamiye mukaba mumunegura, ni nde? Aho ntimuri abana b’ibyigomeke, n’inyoko y’abatekamutwe? Mwebwe mwishimishiriza mu nsi y’imishishi, no mu nsi ya buri giti cyose gitoshye, mugatambira abana mu mikokwe, no mu masenga yo mu bitare. Amabuye asennye yo mu mikokwe wiziritseho, ni yo mugabane wawe, ni yo uzegukana; kuko ari yo utura ibitambo, ukayazanira amaturo. Urabona se ibyo byatuma mererwa neza? Mu mpinga y’umusozi muremure cyane, ni ho wibera n’abagore b’indaya, ni na ho uzamuka ujya gutura ibitambo. Inyuma y’urugi n’inkomanizo, wahashyize impigi zawe. Ni koko, wagiye kure yanjye, wiyambika ubusa, udendura uburiri bwawe, uraryama, wihitiramo abo bantu, mwagiranye agakungu. Wirukankanye amavuta uyashyira Meleki, umumarira imibavu yawe, wohereza intumwa zawe kugera kure, wisuzuguza utyo ukorera Sekuzimu. Muri urwo rugendo rwose, warinanije, habe no kwibwira uti «Ibi nta cyo bimaze.» Ahubwo byaguteye kugira ishyaka, kuva ubwo ntiwongeye gucika intege. Mbese ni nde waguteye ubwoba, maze bigatuma umpemukaho? Wowe ntukirushya unyibuka, ntunanzirikana mu mutima wawe. Kuva kera nariyumanganyije sinakwakura, nuko bikuviramo kuntinyuka. Ariko jyewe nzagaya «ubuyoboke» bwawe n’ibikorwa byawe bitagira icyo bikumarira. Nutakamba, ibyo bigirwamana byawe bizagutabare! Nyamara, umuyaga uzabitwara byose, serwakira ibyamukane. Ariko uzampungiraho wese azahabwa igihugu ho umunani, umusozi wanjye mutagatifu uzabe umugabane we. Bazavuga bati «Nimutunganye umuhanda, mwagure inzira, mukureho icyitwa inkomyi cyose, mu nzira y’umuryango wanjye. Kuko avuze atya, Usumba byose, agahoraho iteka, n’izina rye rikaba ritagatifu: Jyewe ndi Nyir’ubutagatifu ngasumba byose, nkaba no hafi y’uwicuza n’uwiyoroshya, kugira ngo nsubize ubuzima abasuzuguwe, mpembure imitima yashengutse. Nta bwo nshaka guhora njya impaka, cyangwa se guhora ndakaye, kuko ibiremwa naremye, byarimbukira imbere yanjye. Narakariye Israheli kubera ubusambo n’ubujura bwayo, nyihanisha kuyitarura gato, kuko nari ndakaye: nuko irivumbura, iragenda inyura inzira yishakiye, kandi izo nzira zayo narazibonye! Nyamara ariko, nzayikiza, nyiyobore, nyihumurize kimwe n’abayo bababaye, nshyire ibinezaneza mu minwa yabo. Amahoro azaba yose ku uwahabye, kimwe no ku uri bugufi; ni byo rwose, nzayikiza! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ariko rero, abagome ni nk’inyanja yisimbiza ntishobore gutuza, amazi yayo akazamura ibyondo n’isayo. Abagome ntibazagira amahoro! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo. Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’Imana. Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba, ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu. Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru! Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho? Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe. Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.» Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.» Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca, ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze. Muribeshya! Akaboko k’Uhoraho si kagufi cyane ku buryo atabasha gukiza, n’ugutwi kwe ntikwazibye, ku buryo kutumva. Ahubwo ni ibyaha byanyu byabatandukanyije n’Imana, ni ibicumuro byanyu byatumye abahisha uruhanga rwe, abihisha kure cyane, bituma atabumva. Kuko ibiganza byanyu byandujwe n’amaraso, intoki zanyu zikuzura ubugome; iminwa yanyu igahwihwisa ibinyoma, ururimi rwanyu rukavuga ibitagira shinge. Nta n’umwe uregana ibiri byo, cyangwa ngo ahamye ukuri; bishingikiriza ubusa, bakavuga amahomvu, basama ubugiranabi, bakabyara amakuba. Baraturaga amagi y’inshira, bakabohekanya indodo z’igitagangurirwa; uriye ku magi yabo arapfa, igi rimenetse, rigahubukamo impiri. Ubudodo bwabo ntibuvamo umwambaro, ntibashobora kwambara ibyo baboshye, kuko bihanda umubiri, ibikorwa byabo bikabyara amatiku. Ibirenge byabo byiruka bigana ku kibi, bigasiganwa bijya kumena amaraso y’indacumura; ibitekerezo byabo ni ibitekerezo by’ubugome, aho banyuze hose, bahabiba amatiku n’iterabwoba. Nta bwo bazi inzira y’amahoro, aho banyura hose, ntibakurikira ubutabera; bihangira utuyira tutaboneye, uhanyuze wese ntagire amahoro. Koko agakiza k’Imana karacyaturi kure, n’ubutungane ntibutugeraho. Twari twizeye urumuri, none dore ni umwijima, twizera umwezi, none turagenda mu icuraburindi. Turashakisha ku rukuta nk’impumyi, boshye abantu batagira amaso. Turasitara ku manywa nko mu kabwibwi, turi bazima, ariko tukamera nk’intumbi. Twese turahuma nk’ibirura, tukaguguza nk’inuma. Twari dutegereje agakiza none karabuze, dutegereje umukiro, none uri kure yacu. Koko ibicumuro byacu ni byinshi imbere yawe, ibyaha byacu biradushinja. Ni koko, ubugome bwacu turabuhorana, ubugiranabi bwacu turabuzi neza: kwivumbagatanya, kuryarya Uhoraho, kwihakana Imana yacu, guhimba inama z’ubujura n’ubwambuzi, gutekereza no kuvuga ibinyoma, tubikuye ku mutima. Bityo, agakiza tukagasubiza inyuma, ubuntu bukihagararira kure, kuko ukuri kwaguye ku karubanda, ubutabera ntibuhabone umwanya, ukuri kwarazimye, uwirinze kugira nabi akabizira. Uhoraho yarabibonye, asanga ari bibi, ababazwa n’uko nta butungane bukibaho. Yabonye nta muntu n’umwe bishishikaje, atangazwa n’uko nta n’umwe ubihagurukira, nuko yiyemeza kubyikorera ubwe, abitewe n’ubudahemuka bwe. Yakindikije ubutabera nk’umukandara w’icyuma, ashyira mu mutwe ingofero y’umukiro: ikanzu yambaye iba umwambaro wo guhora, yisesuraho ishyari nk’umwitero we. Uko bamukoreye ni ko azabitura, abamurwanya abarakarire, n’abanzi be abacyahe. Nuko kuva mu burengerazuba bazatinye izina ry’Uhoraho, no kuva mu burasirazuba batinye ikuzo rye, kuko azaza nk’uruzi ruhurura, rwihutishwa n’umwuka w’Uhoraho. Azaza ari Umucunguzi wa Siyoni, n’uw’abo muri Yakobo bahindutse bakanga ibyaha byabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Naho jye, uwo ari Uhoraho ubivuze, dore isezerano nzagirana na bo: umwuka wanjye ugutwikiriye, n’amagambo nashyize mu munwa wawe ntateze kuzava ku munwa wawe, habe no ku munwa w’abana bawe, cyangwa se ku uw’urubyaro rw’abana bawe, uhereye ubu n’iteka ryose. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho. Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho. Amatungo magufi yose y’i Kedari azakoranyirizwa iwawe, za rugeyo z’i Nebayoti uzazitureho ibitambo; zizajye ku rutambiro rwanjye, zishimwe. Ni koko, nzatuma Ingoro ibengerana ikuzo ryanjye. Abo ni bande baguruka nk’igihu, cyangwa nk’inuma zigana ibyari byazo? Ni koko, ibirwa byose ni jye biza bigana, amato y’i Tarishishi yafashe iya mbere, kugira ngo bazane abahungu bawe bari iyo bigwa, kumwe na feza na zahabu byabo, baje gusingiza izina ry’Uhoraho, Imana yawe, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, kuko yagukujije. Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe, abami bazakuyoboke, kuko mu burakari bwanjye naguhannye, ariko mu bugwaneza bwanjye nkakugirira impuhwe. Amarembo yawe azahora yuguruye, haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe, kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga, n’abami babo, umwe inyuma y’undi. Igihugu n’ingoma bitazakuyoboka, bizarimbuka, amahanga azasenywe burundu. Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe, umuzonobari n’ibindi biti byiza bizire icyarimwe, kugira ngo bibe umurimbo w’ahubatswe Ingoro yanjye, bityo mpeshe ikuzo aho nshyize umusego w’ibirenge byanjye. Abahungu b’abagucishaga bugufi bazakugana bakububira; abagusuzuguraga bose bazagupfukamire. Bazakwita «Umugi w’Uhoraho», «Siyoni ya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.» Ubwo wari waratereranywe, wanzwe kandi nta muntu n’umwe ukugeraho, nzakugira ishema rizahoraho, n’ibyishimo by’ibihe bizaza, uko bizasimburana. Uzonka amashereka y’amahanga, wijute ubukire bw’abami, bityo umenyereho ko Umukiza wawe ari jye, Uhoraho, nkaba Indatsimburwa ya Yakobo igucungura. Mu kigwi cy’umuringa, nzakuzanira zahabu, mu kigwi cy’icyuma, nguhe feza; mu kigwi cy’ibiti, nzakuzanira umuringa, mu kigwi cy’amabuye, nguhe icyuma. Nzimika Amahoro akubere umwami, nguhe Ubutabera mu kigwi cy’abagutegekesha igitugu. Nta we uzongera kumva havugwa iterabwoba mu gihugu cyawe, ubwangizi n’amatongo ntibizarangwa mu mipaka yawe; ahubwo inkike zawe uzazita «Agakiza», amarembo yawe yitwe «Ibisingizo». Ntuzongera kumurikirwa n’izuba ku manywa, ukwezi ntikuzakumurikira ukundi nijoro: Uhoraho ni we uzakubera urumuri ruhoraho, Imana yawe ikubere ikuzo. Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, n’ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uhoraho azakubera urumuri ruhoraho, iminsi y’amaganya yawe ikibagirana. Mu muryango wawe bose bazaba intungane, bazatunge igihugu iteka ryose. Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye, wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye. Umuryango muto uzabarwamo abantu igihumbi, uw’inkeho ube ihanga ry’imbaga itabarika. Ni jye Uhoraho uzabyitaho, igihe cyabyo nikigera. Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho, umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu, guhumuriza abari mu cyunamo bose, kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni. Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira, basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro. Bityo bazabite «Imishishi y’ubutabera, ibihingwa by’Uhoraho, bigenewe kumenyekanyisha ikuzo rye.» Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera, begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere, basane imigi yasenyutse, n’amatongo yariho kuva mbere hose. Abantu baturutse impande zose bazaragira amatungo yanyu, abanyamahanga bababere abahinzi n’abakozi bo mu mizabibu. Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho», bazabite «abagaragu b’Imana yacu». Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga, mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo. Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri, mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane; muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu, kandi musubirane ibyishimo mwahoranye. Kuko jye, Uhoraho, nkunda ubutabera, nkanga ubujura buvanze n’ububisha. Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya, nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka. Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga, urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango; abazarubona bose bazamenyereho ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha. Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye. Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo, imbere y’amahanga yose. Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho. Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira. Ku nkike zawe, Yeruzalemu, nahashyize abarinzi; amanywa n’ijoro ntibazigera baceceka na rimwe. «Mwebwe, abibutsa Uhoraho ibya Yeruzalemu, ntimukaruhuke! Ntimukamuhwemere kugeza ubwo azaba yasubiranyije Yeruzalemu, akayigira ’Ikuzo ry’isi’.» Uhoraho yarahije indyo ye, ukuboko kwe k’ububasha, ati «Sinzongera gutanga ingano zawe nzigaburira abanzi bawe, abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye. Ariko rero, abasaruzi b’ingano bazaziryaho, maze basingize Uhoraho; ababengera divayi na bo bazayinywaho, bari mu bikari by’Ingoro yanjye.» Nimusohoke! Nimusohoke munyure mu marembo, nimwagure inzira y’umuryango wanjye. Nimuringanize, mutegamishe umuhanda, muvanemo amabuye, muzamure ibendera imbere y’amahanga. Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi: Nimubwire umukobwa wa Siyoni, muti «Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. Bazabita ’Umuryango mutagatifu’, ’Abacunguwe n’Uhoraho’. Naho wowe bazakwite ’Agahebuzo’, ’Umugi utaratereranywe’.» Uwo se yaba ari nde, uturutse Edomu, uhagurutse i Bosira yambaye iby’imihemba? Ntagira uko asa mu myambaro ye myiza, aragenda yemye n’imbaraga ze nyinshi. — Ni jyewe uvugana ubutabera, nkibasira amahanga ngo nkize umuryango wanjye. — Uwo mutuku ku myambaro yawe ni uw’iki, ni kuki wambaye nk’abenga imizabibu? — Umuvure nawiyengesheje jyenyine, nta n’umwe twari kumwe wo mu muryango wanjye. Nuko mu burakari bwanjye, ndabahonyora, mu mujinya wanjye, ndabaribata, umutobe wabo utarukira ku myambaro yanjye, ibyo nambaye byose birahindana. Kuko mu mutima wanjye wari umunsi wo kwihorera, none umwaka w’ubucungurwe na wo ukaba utashye. Nararebye hirya no hino: mbura untabara, nguma aho numiwe: sinabona unkomeza! Nuko ukuboko kwanjye kurangoboka, n’uburakari bwanjye burankomeza. Mu burakari bwanjye najanjaguye amahanga, mu mujinya wanjye ndabasindisha, amaraso yabo nyasesa hasi. Nzajya nibuka ibyiza by’Uhoraho n’ibisingizo bimurata, kubera ibyiza byose yadukoreye. Nzogeza ubuntu Uhoraho yagiriye inzu ya Israheli, n’ibyo yabakoreye byose, kubera impuhwe ze. Yaravuze ati «Koko ni umuryango wanjye, abana batazantenguha!» maze yemera kubabera Umukiza, mu mibabaro yabo yose. Nta bwo ari umuhagarariye cyangwa intumwa ye, ni we ubwe bwite wabakijije; mu rukundo rwe no mu mpuhwe ze, ni we ubwe wabacunguye. Yarabahagurukije, arabaterura muri iyo iminsi yose ya kera. Ariko bo barijujuse, bababaza umwuka we mutagatifu, ni bwo rero abateye umugongo, maze we ubwe abarwanya nk’umwanzi. Nuko bibuka ibyabaye kera mu gihe cya Musa: «Ari hehe uwarohoye mu mazi umushumba w’umuryango we? Yahereye he, uwabashyiragamo umwuka we mutagatifu? Ari he Nyir’ukuboko kurabagirana, wagendaga iburyo bwa Musa, uwatandukanyije amazi imbere yabo, kugira ngo yiheshe ikuzo? Ari he uwabanyujije rwagati mu nyanja, boshye ifarasi yiruka mu butayu? Bari bameze nk’amatungo akinagira mu kibaya, Umwuka w’Uhoraho ubageza aho baruhukira.» Nguko uko wayoboye umuryango wawe, kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro. Itegereze maze urebe, uhereye mu ijuru, no ku Ngoro yawe ntagatifu kandi ibengerana ikuzo. Umwete wawe, n’ubutwari bwawe, kimwe na za mpuhwe zawe byahereye he? Waba se warisubiyeho, ukareka kunkunda? Nyamara ariko, ni wowe Data! Kuko Abrahamu atatumenye, Israheli na we akaba atatuzi; Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu. Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose. Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe, tukanangira imitima yacu, kugeza n’aho tutakikubaha? Tugarukire, turi abagaragu bawe, turi n’imiryango y’umunani wawe. Umuryango wawe mutagatifu ntiwaregamye mu murage wawo, ntibyatinze abanzi bacu banyukanyutse Ingoro yawe. Dore igihe kibaye kirekire utakidutegeka, nk’aho tutacyitirirwa izina ryawe. None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke, imisozi yose yarindimukira imbere yawe. Waza nk’umuriro utwika, amazi akatura, ukamenyesha izina ryawe mu bagutambamira; amahanga yose yahinda umushyitsi imbere yawe, kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye. Nta na rimwe bigeze babyumva, nta na rimwe bigeze babibwirwa, nta n’ijisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo, ngo irengere uwayizeye, uretse wowe. Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka, bagakurikira inzira zawe: None waraturakariye, kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe. Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga. Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe, ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso, ukatugabiza ibicumuro byacu. Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe. Uhoraho, wirakara birenze urugero, ntukomeze kwibuka ibibi twakoze, ahubwo utwitegereze, twese turi umuryango wawe. Imigi yawe mitagatifu yabaye amatongo, Siyoni na yo ihinduka ubutayu, Yeruzalemu iribagirana. Ingoro yacu ntagatifu kandi itagira uko isa, aho abasekuruza bacu baririmbiraga ibisingizo byawe, yahindutse umuyonga, n’ibyo twakundaga byose byarangiritse. Uhoraho, ushobora se kwihanganira ibyo byose? Wakomeza se kwicecekera, ukadukoza isoni bene ako kageni? Abatangishaga inama, nararetse baransanga, abatanshakaga, ndabareka barambona, ndavuga nti «Ndi hano, ndi hano», mbwira ihanga ritiyambazaga izina ryanjye. Buri munsi nahoraga ndamburiye ibiganza byanjye ku muryango wararutse, ku bantu badakurikira inzira iboneye, bakihambira ku bitekerezo byabo bwite. Ni umuryango uhora unsuzugura ku mugaragaro, baturira ibitambo mu busitani bwabo, bagatwikira ububani ku ntambiro z’amatafari; bibera mu marimbi, bakarara amajoro mu buvumo, barya inyama z’ingurube, bagashyira ku mbehe zabo ibyahumanye! Nuko bakavuga bati «Igirayo, ntunyegere, kuko wakurizaho gupfa!» Abo ni bo banyuka umwotsi mu mazuru, n’umuriro wabo ugurumana, ukiriza umunsi. Baritonde, kuko ibyo byose byanditse imbere yanjye, nkaba ndateze guceceka, kugeza ubwo nzaba nabituye, kandi nzabitura ibicumuro byabo, kimwe n’iby’abasekuruza babo, ku buryo bibagera ku mutima — Uwo ni Uhoraho ubivuze. Abatwikiraga imibavu mu mpinga z’imisozi, bakantuka bahagaze ku tununga, nzabitura nkurikije iyo myifatire yabo, ku buryo bibagera ku mutima. Uhoraho uvuze atya: Nk’uko bigenda, iyo basanze iseri rihishije ry’umuzabibu, baravuga bati «Ntimuryonone, kuko ririmo umugisha», nanjye ni ko nzagenzereza abagaragu banjye, kugira ngo ntabatsembera icyarimwe. Nzaha inzu ya Yakobo urubyaro, muri Yuda havuke ingenerwamurage y’imisozi yanjye, intore zanjye zizayitunge, abagaragu banjye bayitureho. Sharoni izaba urwuri rw’amatungo magufi, ikibaya cya Akori kibe ibuga ry’amatungo maremare, kubera ko umuryango wanjye uzaza unshakashaka. Ariko mwebwe, abimuye Uhoraho, mukibagirwa umusozi wanjye mutagatifu, mugategurira Gadi ameza, mugasukira Meni inkongoro yuzuye divayi y’imvange, nzabagenera kwicishwa inkota: mwese muzapfukame, kugira ngo mwicwe. Kuko nabahamagaye, ntimunyitabe; nabavugisha, ntimunyumve. Mwakoreye ikibi mu maso yanjye, kandi muhitamo ibitanshimisha. Ni yo mpamvu Uhoraho Imana avuze atya: abagaragu banjye bazarya, naho mwebwe mwicwe n’inzara; abagaragu banjye bazanywa, naho mwebwe mwicwe n’inyota; abagaragu banjye bazanezerwa, naho mwebwe mukorwe n’ikimwaro; abagaragu banjye bazavuza impundu umutima wabo, wuzure ibinezaneza; naho mwebwe muvuze induru, umutima usobetse amaganya, munaboroge mufite umutima ushavuye! Intore zanjye zizibuka izina ryanyu zirivume, zigira ziti «Urakicwa n’Imana ihoraho!» Ariko abagaragu banjye bazahabwa irindi zina, maze uzashaka kwiha umugisha ku isi, azawiheshe «Imana y’ukuri», n’uwo ku isi uzashaka kugira indahiro, azarahirishe «Imana y’ukuri», kuko imibabaro ya kera izaba yaribagiranye, ikazaba itakibarwa mu maso yanjye. Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya; bityo, ibya kera byoye kuzibukwa ukundi, kugeza ubwo bitagitekerezwa. Ahubwo ibyo ngiye kurema ni ibyishimo n’umunezero bizahoraho, kuko umunezero nzarema ari Yeruzalemu, ibyishimo bikaba abaturage bayo. Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye. Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo. Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye; kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana, utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe. Bazubaka amazu bayaturemo, bahinge imizabibu barye imbuto zayo; ntibazongera kubaka ngo itahwe n’undi, ngo nibahinga, biribwe n’utabihinze, kuko umuryango wanjye uzaramba nk’igiti, intore zanjye zizanezwa n’ibyavuye mu maboko yazo. Ntibazongera kuvunikira ubusa, ntibazabyarira gupfusha, kuko bazaba urubyaro Uhoraho yahaye umugisha, ari bo, ari n’abazabakomokaho. Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza; ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare. Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe, intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa, naho inzoka itungwe n’umukungugu. Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. Mwanyubakira rero inzu nyabaki? Aho naruhukira, ni hehe? Ikindi kandi, ibi byose byakozwe n’ikiganza cyanjye, ibyaremwe byose ni ibyanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ariko uwo nitaho cyane ni umukene, ufite umutima ushavuye kandi akubaha ijambo ryanjye. Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso... y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa... ikigirwamana! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo. Nanjye nzashimishwa n’ingaruka mbi z’ibikorwa byabo, nzabateze ibibatera ubwoba, kuko nahamagaye, ntihagire unyumva. Bakoreye ikibi mu maso yanjye, bahitamo ibitanshimisha. Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese, abahindishwa umushyitsi n’ijambo rye! Abavandimwe banyu babanga, babaciye kubera izina ryanjye, baravuga bati «Ngaho Uhoraho niyerekane ikuzo rye, maze tubone ibyishimo byanyu.» Nyamara ni bo bazakorwa n’ikimwaro. Nimwumve ahubwo urusaku ruvuye mu mugi, n’urwamo ruturutse mu Ngoro! Ni ijwi ry’Uhoraho witura abanzi be, abaha igihembo kibakwiye. Mbere y’iramukwa, Yeruzalemu yarabyaye, mbere y’uko igira ibise, ibyara umuhungu. Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu bisa bityo? Igihugu se cyabyarwa umunsi umwe gusa, cyangwa ihanga rikagira ritya rikavuka? Nyamara ni ko byagendekeye Siyoni, yabaye ikiramukwa, ihita ibyara abahungu. Ese ye, yaba ari jye utuma umubyeyi ajya ku nda, ngahindukira nkamubuza kubyara? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Niba kandi ari jyewe utanga ibyara, nahindukira nkabangamira ikivutse? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimwishimane na Yeruzalemu; mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe. Nimusabe ibyishimo hamwe na yo, namwe mwese abayiririraga. Muzonke amashereka, kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza, nimukomeze mwonke, kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese. Uhoraho avuze atya: Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi, n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi. Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa, kandi bagasimbagirizwa ku bibero. Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza, maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe. Muzabibona, umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo, ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi. Ikiganza cy’Uhoraho kiziyereka abagaragu be, ariko abanzi be, azabarakarira. Dore Uhoraho aje mu muriro rwagati; amagare ye ni nk’inkubi y’umuyaga, kugira ngo uburakari bwe abumarire mu mujinya, n’imiburo ye isimburwe n’indimi z’umuriro. Uhoraho azitwaza umuriro n’inkota, kugira ngo acire abantu imanza: abenshi muri bo bakazicwa n’Uhoraho. Abo ni abiyita «abaziranenge», bakihumanura kugira ngo binjizwe mu busitani buri ahirengeye, bakurikiye umukuru wabo ubayobora; ni na bo kandi barya inyama z’ingurube, bakarya inyamaswa zizira hamwe n’imbeba. Abo bose bazarimbukira icyarimwe, hamwe n’ibikorwa n’ibitekerezo byabo! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Naho jyewe, nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose, kugira ngo azarebe ikuzo ryanjye. Koko, nzashyira ikimenyetso rwagati muri yo, maze nzohereze mu mahanga abarokotse muri bo: i Tarishishi, i Puti n’i Ludi (mu bahanga b’umuheto), i Tubali, i Yabani no mu birwa bya kure bitigeze byumva bamvuga, bitanigeze bibona ikuzo ryanjye, bazamamaze ikuzo ryanjye mu mahanga. Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare; mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu, i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro, nk’uko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho. Ndetse bamwe muri bo, nzabagira abaherezabitambo, uwo ni Uhoraho ubivuze. Uko ijuru rishya n’isi nshya ndemye, bizakomera imbere yanjye, ni na ko urubyaro rwanyu n’izina ryanyu bizakomera, uwo ni Uhoraho ubivuze. Hazaza igihe ikinyamubiri cyose kizapfukama imbere yanjye, uhereye ku mboneko y’ukwezi, kugeza ku mboneko y’ukundi, kuva kuri sabato kugeza ku yindi, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nuko nibasohoka, bazarebe intumbi z’abandwanyije, kuko urunyo ruzabamunga rutazapfa, n’umuriro uzabatwika ntuzazime. Bazatera ishozi icyitwa ikinyamubiri cyose. Ngaya amagambo ya Yeremiya, mwene Hilikiyahu, wari umwe mu baherezabitambo babaga i Anatoti mu ntara ya Benyamini, ari na ho Uhoraho yamubwiriye ijambo rye; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya, mwene Amoni, umwami wa Yuda. Uhoraho yongeye kumubwira ijambo rye mu gihe cya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya Sedekiya, na we wari mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ye, mu kwezi kwa gatanu, igihe abaturage ba Yeruzalemu bajyanwaga bunyago. Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati «Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.» Ubwo nanjye ndatakamba nti «Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga, dore ndacyari muto!» Nuko Uhoraho arambwira ati «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga. Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe, ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa, maze arambwira ati «Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto.» Uhoraho ambwira iri jambo agira ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona ni ishami ry’umurinzi.» Uhoraho arambwira ati «Urebye neza! Nanjye rero ndi umurinzi, ngaharanira kuzuza ijambo ryanjye.» Uhoraho yongera kumbwira iri jambo agira ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona, ni inkono ibira, umuriro wenyegejwe n’umuyaga uturuka mu majyaruguru.» Uhoraho arambwira ati «Koko mu majyaruguru ni ho haturuka ibyago bikayogoza abaturage bose bo mu gihugu. Ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bihugu by’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazaza, maze buri mwami ashinge intebe imbere y’amarembo ya Yeruzalemu, ahateganye n’inkike ziyikikije, n’imbere y’imigi yose ya Yuda. Mbamenyesheje ibyemezo nabafatiye kubera ubugome bwabo: dore barantaye, batura ibitambo ibigirwamana, maze bapfukamira amashusho bakoresheje ibiganza byabo. Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo. Jyewe, uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose. Bazakurwanya ariko ntibazagushobora — uwo ni Uhoraho ubivuze — humura turi kumwe ndagutabara.» Uhoraho ambwira iri jambo agira ati «Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo. Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe abo mu nzu ya Yakobo, namwe abo mu miryango yose ya Israheli. Uhoraho avuze atya: Ba so bangaye iki cyabateye kunyitaza? Birutse inyuma y’ibidafite akamaro, none na bo barinze guhinduka imburamumaro. Nta bwo bibajije bati «Uhoraho wadukuye mu gihugu cya Misiri ari he, we watuyoboye mu butayu, akatunyuza mu bihugu by’amayaga n’imanga, ahantu h’agasi n’umwijima w’icuraburindi, ahantu hatagendwa ntihanaturwe?» Nabazanye mu gihugu cy’uburumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo, muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku. Abaherezabitambo ntibagize bati «Uhoraho ari he?» Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro. Ni cyo gituma ngiye kubashinja, mwebwe n’abuzukuru banyu. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimujye ku birwa by’Abakitimu maze murebe, mutume kubaririza i Kedari mubimenye neza; murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze bibayo. Mbese igihugu kigeze kwimura imana zacyo ngo kiyoboke izindi? Nyamara kandi nta n’ubwo twazita imana! Umuryango wanjye wo, waguranye Uhoraho ikuzo ryawo, ibidafite akamaro. Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi. Mbese Israheli ni umugaragu? Yavukiye se mu buja, kugira ngo bamugire ingaruzwamuheto? Ibibwana by’intare birabwejagura biyitontomera. Israheli yahindutse umwirare, imigi yayo yaratwitswe, nta muturage ukiyirangwamo. Dore ndetse ab’i Nofu n’i Dafune baragukandagira ku gahanga! Ibyo wabitewe n’iki, atari uko witandukanyije n’Uhoraho Imana yawe, igihe yakuyoboraga mu nzira? None se kuki ujya mu Misiri kunywa amazi ya Nili? Ni kuki ujya muri Ashuru kunywa amazi y’Uruzi rwabo? Uragahanirwa ubugome bwawe, maze ubugambanyi bwawe uburyozwe! Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe, maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi! Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kuva kera, washatse kwigobotora ubuhake, uca ingoyi zawe, ugira uti «Sinshaka kuba umuja ukundi.» Nuko urambarara kuri buri musozi no mu nsi ya buri giti gitoshye, boshye umugore w’indaya. Nyamara jyewe nari naraguteye uri umuzabibu nihitiyemo, uko wakabaye utagira amakemwa. Waje guhinduka ute umuzabibu w’ishyamba, ukera imbuto zirura? Naho wakwiyuhagiza ibimeze bite, ugakoresha amasabune y’amoko yose, ububi bwawe buracyari nk’ico mu maso yanjye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Watinyuka ute kuvuga ngo «Sinanduye», cyangwa uti «Sinayobotse za Behali»? Ibuka imyifatire yawe aho wanyuze mu kabande, maze wemere icyo wakoze. Wari umeze nk’ihene y’ishashi yariye isoni, itana igana impande zose, cyangwa indogobe y’ingore imenyereye ubutayu! Iyo yarinze ireha umuyaga, ni nde wayirindura? Ingabo ziyishaka ntizirirwa ziruha, ziyitegera mu kwezi kwayo. Reka kwirukanka utyo, utava aho ubura epfo na ruguru, n’umuhogo wawe ukumagara. Ariko uravuga uti «Biramaze! kuko nkunda abanyamahanga, kandi nkaba nshaka kubayoboka.» Mbese nk’uko igisambo kimwara iyo gifashwe, ni ko n’Abayisraheli bamwaye, bo n’abami babo, abatware babo, abaherezabitambo babo n’abahanuzi babo. Barahura n’igiti bakakibwira ngo «Uri data!» babona ibuye bati «Ni wowe wambyaye!» Banteye umugongo aho kunyerekeza amaso, nyamara kandi basumbirizwa n’ibyago, bakantakambira ngo «Haguruka udukize!» Ni ko se, gihugu cya Yuda: ibigirwamana wikoreye biri ahajya he? Ngaho nibihaguruke niba bishobora kugukiza, igihe uzaba uri mu makuba; dore ko byabaye byinshi nk’imigi yawe! Ni iki gitumye munshyira mu rubanza? Mwese uko mungana mwarampemukiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Abana banyu narabahannye, ariko biba iby’ubusa ntibumva. Inkota yanyu yatsembye abahanuzi, boshye intare kirimbuzi. None rero, bantu b’aya magingo, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Israheli se naba nayibereye ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima? Ni iki se gituma umuryango wanjye uvuga uti «Tuzigira aho dushaka, ntituzakugarukira ukundi?» Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye, cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we? Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire. Ushoboye rwose gucuragana ushakisha uwagukunda. Nyamara kugira ngo ubigereho, wageze n’aho kwica abantu ubigira akamenyero. Amaraso y’abakene n’intungane bayasanga ku bishura by’imyambaro yawe, kandi ari nta n’umwe muri bo wafatiye mu cyuho. Ibyo byose ubirengaho ukavuga ngo «Ndi intungane, uburakari bwe ntibungeraho.» Jyewe rero, ngiye kugushinja kuko wivugira uti «Sinacumuye.» Uko witesha agaciro witwaje uburiganya, mu Misiri uzahakura ikimwaro, nk’icyo wavanye muri Ashuru. Naho uzahava wubitse umutwe kuko Uhoraho adashaka abo wari wiringiye, kandi nta n’amahoro uzagira uri kumwe na bo. Uhoraho avuze atya: Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana, nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo, bakongera kubana se? Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu? Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano, none ngo urangarukiye! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ubura amaso urebe mu mpinga zose: aho waba utasambaniye ni he? Wahoraga mu mayira nk’Umwarabu mu butayu, utegereje abasambane bawe. Igihugu waragihumanije kubera ubuhabara n’ingeso mbi byawe. Ibyo byatumye imvura itagwa, ndetse n’iyo mu itumba irabura, ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe, ntibwagutera isoni. Nyamara na n’ubu uracyatinyuka kuntakira uti «Dawe, ni wowe ncuti y’amagara yo mu buto bwanjye! Mbese uzahwema ryari kungirira inzika no kundakarira?» Nyamara n’ubwo uvuga utyo, ntibikubuza kohoka mu bibi no kubikomeza. Ku ngoma y’umwami Yoziya, Uhoraho arambwira ati «Ese wabonye ubuhakanyi bwa Israheli, ukuntu yagiye kuri buri musozi muremure, no mu nsi ya buri giti gitoshye, maze ikahasambanira? Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye. Yabonye ukuntu nasenze Israheli w’umuhakanyi kubera ubusambanyi bwayo, nkayiha urwandiko rw’ubusende. Nyamara, Yuda mwene nyina w’umugambanyi ntiyatinye, na we yaragiye yiroha mu busambanyi, bituma igihugu cyose gihumana kubera ubuhabara n’ingeso mbi ze; asambanya ibyo abonye byose, ari igiti, ari n’ibuye. Ibyo byose Yuda w’umugambanyi yabirenzeho, ntiyangarukira n’umutima we wose, ahubwo ibyaha bye abyicuzanya uburyarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» Uhoraho arambwira ati «Israheli n’ubwo yanyihakanye, irusha ubutungane Yuda yangambaniye. Genda rero ugana mu majyaruguru, maze urangurure ijwi, ugira uti ’Israheli wanyihakanye, ngarukira, sinzongera kukurakarira. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Jyewe ndi umudahemuka; kandi inzika yanjye ntimara igihe. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Gusa, emera icyaha cyawe: wemere ko witeruye kuri Uhoraho Imana yawe. Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga, mu nsi ya buri giti gitoshye, wanga kumva ijwi ryanjye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni. Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi. Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro. Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye. Muri iyo minsi, inzu ya Yuda izasanga iya Israheli, maze zombi zituruke mu majyaruguru, zitahe mu gihugu nahaye abasekuruza babo ho umurage. (Uhoraho:) Jyewe nahoze nibwira nti «Icyampa ngo nshobore kugutandukanya n’abandi bana, nguhe igihugu gitoshye, n’umurage uhebuje andi mahanga ubwiza.» Naribwiraga nti «Muzajya munyita ’Dawe’, kandi ntimuzongera kwitandukanya nanjye ukundi.» Nyamara ariko nk’uko umugore ahemukira umugabo we, namwe, bantu bo mu muryango wa Israheli, ni ko mumpemukira. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Induru ni yose mu mpinga y’imisozi; ayo ni amarira n’amaganya y’Abayisraheli, kuko bayobye inzira, birengagiza Uhoraho Imana yabo. Nimungarukire, mwa birara mwe, ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.» (Rubanda:) Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe; ni wowe Uhoraho, Imana yacu. Ni koko, kwiringira ibikorerwa mu mpinga y’imisozi n’ibihavugirwa nta kamaro; umukiro w’ukuri wa Israheli, uri muri Uhoraho Imana yacu. Ariko kuva tukiri bato, gusenga ibigirwamana byatsembye ibikorwa by’abasokuruza bacu, biyogoza amatungo yabo, amagufi n’amaremare, bigeza no ku bahungu n’abakobwa babo. Isoni nizidukore maze ikimwaro kitworose! Rwose, kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi, twacumuye kuri Uhoraho Imana yacu, twanga gutega amatwi ijwi rye. Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi. Niba kandi urahiye mu izina ry’Uhoraho muzima, ukabikora mu kuri, mu buryo butunganye no mu butabera, ubwo amahanga yose azamperwamo umugisha kandi azakurizwa muri jye. Dore ibyo Uhoraho abwira abantu ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu: Nimuteme ishyamba, muhinge umurima mushya, mureke gukomeza kubiba mu mahwa! Bantu ba Yuda, namwe ab’i Yeruzalemu, nimwiyegurire Uhoraho, nimwiyorosoreho ibyugarije umutima wanyu. Nimutagenza mutyo, uburakari bwanjye buzavubuka nk’umuriro; buzatwika ku buryo nta we ushobora kubuzimya, kubera imigenzereze yanyu mibi. Nimubitangaze muri Yuda, mubyamamaze muri Yeruzalemu, nimuvuze ihembe hose mu gihugu, murangurure amajwi muti «Nimukoranire hamwe mwese, twinjire mu bigo bikomeye. Ibendera ryanyu muryerekeze i Siyoni; muhunge, nta guhagarara mu nzira! Kuko mbateje ibyago, biturutse mu majyaruguru; ishyano rikaba riguye! Intare yavumbutse mu kibira; umurimbuzi w’amahanga arahagurutse, avuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe itongo. Imigi yawe izatwikwa, abayituye bayicikemo.» Kubera ibyo rero, nimwambare ibigunira, nimuganye kandi mucure imiborogo, kuko uburakari bukaze bw’Uhoraho butaratuvirira! Uhoraho avuze atya: Kuri uwo munsi nyine umwami n’abatware bazacika intege, abaherezabitambo basuherwe, n’abahanuzi bahinde umushyitsi. Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:) Ubwo ndavuga nti «Nyagasani Mana, mu by’ukuri wabeshye uyu muryango na Yeruzalemu, igihe uvuze uti ’Muzagira amahoro’, none ngaha twamazwe n’inkota.» Icyo gihe Uhoraho azabwira uwo muryango na Yeruzalemu, ati «Ngaha umuyaga ugurumana uturutse mu butayu, unyura mu mpinga z’imisozi ugana umuryango wanjye. Nta bwo ari umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura: ahubwo ni umuyaga w’inkubi, nohereje uturutse aho ngaho. Ubu rero nanjye ngiye kubacira urubanza.» (Rubanda:) Dore umwanzi atwahutsemo nk’ibicu biyagara, amagari ye y’intambara ni nk’ishuheri y’umuyaga, naho amafarasi ye araguruka kurusha kagoma. Turagatoye! Turashize! (Uhoraho:) Yeruzalemu, tsemba ubugome mu mutima wawe, maze ukunde urokoke. Mbese iyo migambi mibi ikurimo, uzayibundikira kugeza ryari? Ijwi rirangururiye i Dani no ku musozi wa Efurayimu, rimenyesha amakuba agiye gutera. Nimuburire amahanga, muhururize Yeruzalemu! Ababisha baturutse mu gihugu cya kure, baje bavugiriza induru mu migi ya Yuda. Bayigose impande zose nk’abarinzi b’umurima, kuko yanyiteruyeho. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Imyifatire yawe n’ibikorwa byawe, ni byo byagukururiye ibyo byose. Ngicyo igihano cyawe, wumve n’uko gikarishye, ndetse n’ukuntu kigushegesha umutima! (Yeremiya:) Ayiwe we, ayiwe, ndashize! Mfite ubwoba, nkutse umutima, uradiha, sinahora, kuko numvise impuruza y’ihembe n’akamu k’intambara! Haravugwa ibyago by’inkurikirane! Ni koko, igihugu cyose kirarimbutse. Dore ingando yanjye yarimbutse, amahema yanjye yasenyutse mu kanya gato. Nzahereza he kureba ibendera ry’intambara, nzumva impuruza y’ihembe ngeze ryari? (Uhoraho:) Umuryango wanjye ni ibigoryi, koko nta bwo banzi. Ni abana badatekereza, nta cyo bashobora kwiyumvisha. Bashoboye kugira nabi, ariko kugira neza byo ntibabizi. (Yeremiya:) Nitegereje isi, nsanga ari ikivangitirane, yambaye ubusa; naho ku ijuru, urumuri rwazimiye. Nitegereje imisozi, nsanga ihinda umushyitsi; n’udusozi twose tunyeganyega. Nitegereje, nsanga nta muntu ukiriho, n’inyoni zose zarahunze. Nitegereje, nsanga igihugu cyari gitoshye, cyarahindutse ubutayu, n’imigi yose yarakongotse, itwitswe n’uburakari bukaze bw’ Uhoraho. Uhoraho avuze atya: Isi yose izaba umwirare, nyamara ariko, sinyitsembye buheriheri. Kubera ibyo, isi izagwa mu cyunamo, mu kirere ijuru ricure umwijima, kuko nabitegetse, ukaba ari wo mugambi niyemeje. Sinjya nivuguruza, kandi sinsubira inyuma! Urwamo rw’abanyamafarasi n’abanyamiheto ngo ruvuge, rutera umugi wose guhunga. Bamwe baracengera mu bihuru, abandi barurira amabuye y’ibitare. Imigi yose isigaye ubusa, nta muturage ukiyirangwamo. Wowe se, ubwo uragokera iki? Wambara imihemba n’imitako ya zahabu, n’amaso yawe ukayasiga ibiyahindura ukundi! Urarushywa n’ubusa wigira mwiza, kuko abakurarikiraga bakuzinutswe, ahubwo bakaba bashaka kukurimbura. Ndumva igisa nk’iminiho y’umugore uramutswe; mbese nk’iy’ububabare bw’umugore ukibyara ubwa mbere. Iyo ni induru y’umwari mwiza Siyoni, uganya, agatakamba arashya amaboko, ati «Ndagowe, ndapfuye, nzira abishi banjye!» Muzenguruke amayira ya Yeruzalemu, murebe, mubaririze, mushakashake ahantu hose: hari umuntu n’umwe mwahasanga ukora ibitunganye, agaharanira ukuri? Nimumubona, uwo mugi nzawubabarira. (Yeremiya:) Iyo barahira baravuga ngo «Turahiye Uhoraho muzima!», kandi indahiro zabo ari ibinyoma. Niko se Uhoraho, ukuri si ko amaso yawe ashaka kureba? Urabahana ariko ntibabikangwa, urabatsemba ariko bakanga kukumva, bigira ba rutare, banga kukugarukira. Naho jye naribwiraga nti «Ni ba rubanda, nta bwenge bazi, ntibazi inzira z’Uhoraho, n’amategeko y’Imana yabo. Nzasanga abakuru babo tuvugane, kuko bo nibura, bazi inzira z’Uhoraho n’amategeko y’Imana yabo.» Nyamara nasanze bose ari kimwe: bigobotoye ubuhake baca ingoyi zabwo. Ni cyo gituma bazaribwa n’intare zo mu ishyamba, ibirura byo mu bigunda bikazabatsemba. Ibisamagwe bizagota imigi yabo; usohotsemo bihite bimutanyagura, kuko imyigaragambyo yabo ikabije, kandi n’ubuhakanyi bwabo ntibuhweme kwigaragaza. (Uhoraho:) Ubwo se ibyo byose nabirengaho nkakubabarira? Abahungu bawe barantaye, ahubwo bakarahira mu izina ry’ibigirwamana. Narabagaburiye barahaga, nyamara bo bohoka mu busambanyi, bakabyiganira ku nzu y’indaya. Bameze nk’amafarasi yarinze, agatana, buri wese ariruka inyuma y’umugore w’undi. Ubwo se si ngomba kubahagurukira, nkihimura igihugu giteye gityo? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimwurire inkike zacyo! Muzirimbure, ariko ntimuzitsembe. Nimucyambure amashami yacyo, kuko atari ay’Uhoraho. Ni koko, ab’inzu ya Israheli kimwe n’iya Yuda, barangambaniye n’ubugome bwinshi, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bahakana Uhoraho, bavuga ngo «Ntabaho! Nuko rero ibyago ntibizadutera, ntituzigera twicwa n’inkota cyangwa inzara. Abahanuzi bameze nk’umuyaga uhuha, kuko atari Imana ibavugiramo. Ibyo byago batuvugaho bizabe ari bo bihama!» Ni cyo gitumye avuze atya, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo: «Kuko muvuze mutyo, amagambo yanjye ari mu kanwa kawe, nzayahindura umuriro, uyu muryango nywugire imiba y’inkwi: uwo muriro uzabatwike, bakongoke! Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubateza igihugu cya kure; igihugu kidashobora kuganzwa, igihugu kimaze imyaka n’imyaka, igihugu utazi ururimi rwacyo, ntiwumve n’ibyo bavuga. Imyambi yabo ni icyorezo, bose bakaba n’intwari ku rugamba. Bazatsemba ibyawe byose: imisaruro yawe n’imigati yawe, abahungu n’abakobwa bawe, batsembe amatungo magufi n’amaremare, imizabibu yawe n’imitini yawe. Igihe bazaba baje n’inkota zabo, bazasenya imigi ikomeye, wari wiringiye ko nta cyayigutereramo. Icyo gihe ariko na bwo, sinzabatsemba buheriheri, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ariko nibabaza bati «Ni kuki Uhoraho, Imana yacu yaduteje ibi byago byose?» uzabasubize uti «Nk’uko mwamwanze, mugakorera imana z’abanyamahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.» Nimutangarize ibi bene Yakobo, mubyumvikanishe muri Yuda, muti «Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima: bafite amaso ariko ntibabona, bakagira amatwi ariko ntibumve. Ese ntimuzanyubaha? — Uwo ni Uhoraho ubivuze — Ese nta bwo muzahinda umushyitsi imbere yanjye, jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw’inyanja, urugabano itazigera irenga? Ibyutsa umuhengeri ariko ntigire icyo ishobora, imivumba yayo irasuma ariko ntirurenge. Ariko uyu muryango ufite umutima unangiye kandi wararutse: baranyanze, maze barigendera! Ntibibwiye mu mutima, bati ’Reka twubahe Uhoraho Imana yacu, we uduha imvura iyo tuyikeneye, ari iy’umuhindo cyangwa iy’itumba, kandi akanatumenyera ibihe byagenewe isarura.’ Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo bihe, ibyaha byanyu bibangamira ibyo byiza. Koko mu muryango wanjye harimo abagiranabi, bari mu gico barubikiye nk’abahiga inyoni, batega imitego, igafata... abantu! Amazu yabo yuzuye iminyago, nk’uko agatebo k’umuhigi kuzura inyoni, nguko uko bahindutse ibikomerezwa n’abakire, babyibushye kandi bakabengerana. Barakabije mu bugizi bwa nabi, ntibubahiriza ubutungane, ntibita ku mfubyi; nyamara ariko bikabahira, kandi nta n’ubwo barengera abakene. None se ubwo singomba kubahagurukira? Singomba kwihimura icyo gihugu kimeze gityo?» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Amahano ateye ishozi arakorerwa muri iki gihugu: abahanuzi barahanura ibinyoma, abaherezabitambo barishakira inyungu zabo; kandi umuryango wanjye ukabyishimira! Ariko se ubwo amaherezo azaba ayahe? Nimuve i Yeruzalemu, mwebwe bene Benyamini, mujye gushakira ubuhungiro ahandi. Nimuvugirize ihembe i Tekowa, kuri Betikeremu muhashinge ibendera: mu misozi yo mu majyaruguru, hari icyago kibubikiye, ishyano ry’icyorezo! Umwiza Siyoni, uteye ubwuzu akaba n’ihoho, ararimbutse! Ni we abashumba baje basanga n’amatungo yabo. Bamugose impande zose, bahashinze amahema, buri wese yaragiye ahe. Nimushoze intambara ntagatifu, tumutere! Nimuhaguruke! Tumutere ku manywa y’ihangu! Turagowe, kuko umunsi uciye ikibu, ibicu by’umugoroba bikaba byiyongeranya. Nimuhaguruke, tumutere igicuku kinishye, dusenye ingoro ze nziza! Avuze atya Uhoraho Umugaba w’ingabo: Nimutsinde ibiti, mukore umuhanda ugana i Yeruzalemu. Uwo mugi wangabijwe; ntugire ikindi kiwurangwamo kitari urugomo. Nk’uko iriba ribika amazi yaryo, ni ko na wo ubundikira ubugome bwawo. Muri wo nta kindi kiharangwa, kitari amahane n’ubwambuzi. Imibabaro n’ibikomere byawo, nabibona iteka bikanshavuza. Isubireho, Yeruzalemu! Naho ubundi nzitandukanya nawe, maze nguhindure ubutayu, igihugu kidatuwe. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nibahumbahumbe abasigaye muri Israheli nk’uko bahumba imizabibu! Ikiganza cyawe cyongere gufata ku mashami, nk’umusaruzi w’imizabibu! (Yeremiya:) Ni nde nzabwira amagambo yanjye, n’ubuhamya bwanjye akabyumva? Dore amatwi yabo yarapfuye, ntibashobora kumva, ijambo ry’Uhoraho barigize igitutsi, ntibarishaka. (Uhoraho:) Nuzuye uburakari, jyewe Uhoraho singishoboye kubuzinzika. Bucuranurire ku bana bari mu nzira, no ku ikoraniro ryose ry’abasore, buzagere no ku bagabo, n’abagore, ku bakuru n’abasaza. Amazu yabo azahabwa abandi, hamwe n’imirima yabo, n’abagore babo, kuko ndamburiye ikiganza ku baturage b’iki gihugu. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Kuva ku muto kugera ku mukuru, bose bararuwe n’inyungu zabo, abahanuzi n’abaherezabitambo bose bakifata nabi. Barazinzika ishyano ry’umuryango wanjye, bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!» Nyamara ariko nta mahoro ariho. Bakozwe n’ikimwaro kubera amarorerwa bakora, nyamara nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose, bakazatemba, igihe nzaba mbahagurukiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Nimuhagarare ku mihanda mutekereze, mubaririze inzira abasokuruza banyuzemo. Inzira y’amahirwe ni iyihe? None rero, nimuyikurikire, bityo muzabona aho muruhukira. Ariko baravuga bati «Ntituzayikurikira!» Nashyizeho abarinzi kugira ngo babarinde, none rero, muritonde nimwumva ihembe! Ariko baravuga ngo «Nta bwo dushaka kuryitaho.» None rero, mahanga, nimwumve! Nawe wa koraniro we, menya ibigiye kukugwirira. Isi na yo niyumve! Jyewe ngiye guterereza uyu muryango ibyago; ari byo ngaruka y’ibitekerezo bibi byabo. Nta bwo bitondera amagambo yanjye, amategeko yanjye barayasuzugura. Umubavu uvuye i Saba, cyangwa urubingo ruhumura rwo mu gihugu cya kure, bimbwiye iki? Ibitambo byanyu bitwikwa, simbishaka; amaturo yanyu, ntanezeza. None rero, Uhoraho avuze atya: Imbere y’uyu muryango mpateze umutego bazasitaraho: umuhungu na se, abaturanyi n’incuti, bakazashirira icyarimwe. Uhoraho avuze atya: Umuryango uturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, ihanga rikomeye, rihagurutse mu mpera z’isi. Bitwaje imiheto n’amacumu, ni abagome ntibagira impuhwe; umuriri wabo ni nk’uw’inyanja isuma. Baje ku mafarasi, bari kuri gahunda y’ingabo ziri ku rugamba, baraguteye wowe, umwiza Siyoni. (Rubanda:) Twumvise iyo nkuru ducika intege, dukuka umutima, tugira n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe. Ntujye ku gasozi cyangwa ngo ugere mu mihanda, kuko inkota y’umwanzi hose yahakwije iterabwoba. (Uhoraho:) Wowe muryango wanjye, ambara ibigunira, kandi wiziringe mu mukungugu! Rangiza imihango yose y’uri mu cyunamo, ucure umuborogo nk’uwiraburiye umuhungu w’ikinege, kuko mu kanya gato umurimbuzi araba atugezeho. (Uhoraho:) Ngushyiriyeho kugerageza umuryango wanjye. Uzawumenye kandi usuzume imyifatire yawo, nk’umucuzi usuzuma icyuma. (Yeremiya:) Bose ni ibirara birenze ihaniro, ni abanyamagambo asebanya; bakomeye nk’umuringa n’icyuma, bose ni abarimbuzi. Umuvuba urahuhera, umuriro ukavana imyanda ku cyuma, ariko nta kamaro gukomeza kugitwika, niba imyanda itacyomokaho. Bazabita «Feza igayitse», kuko Uhoraho yabagaye! Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya: «Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu. Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye, muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano! Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu. Ntimugakandamize umusuhuke, imfubyi n’umupfakazi; ntimukamenere amaraso y’indacumura aha hantu, kandi ntimukirukire ibigirwamana kuko byabakururira ibyago. Nimugenza mutyo, nzabona guturana namwe aha hantu, mu gihugu nahaye abasokuruza banyu kuva kera n’iteka ryose. Nyamara ariko dore muriringira amagambo y’ibinyoma adafite akamaro. Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho, nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, muvuga ngo «Turakijijwe!», maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose? Iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose, ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ngaho nimujye i Silo ahahoze ari ahanjye, aho nari nabanje gutuza izina ryanjye, murebe uko nahagenjereje bitewe n’ubugome bw’umuryango wanjye Israheli! None rero ubu, ubwo mwakoze ibyo byaha byose — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabavugisha ubutitsa ntimunyumve, nkabahamagara ntimwitabe, iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye mwari mufitiye icyizere, n’aha hantu nabahaye mwebwe n’abasokuruza banyu, nzahagenzereza uko nagenjereje Silo. Nzabajugunya kure yanjye nk’uko najugunye abavandimwe banyu bose, urubyaro rwose rwa Efurayimu. Wowe rero, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ngo ubahingukirize amarira cyangwa isengesho, uruhe untitiriza, kuko ntakumva. Ese ntubona ibyo bakorera mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu? Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, maze abagore bakavuga umutsima kugira ngo bakorere utugati Umwamikazi w’ijuru. Byongeye muratura ibitambo biseswa izindi mana, bityo mukanshavuza. Ubwo se ni jye bashavuza — uwo ni Uhoraho ubivuze — cyangwa ni bo ubwabo bishavuza? Nyamara ariko byagombye kubatera isoni. Nuko rero, Uhoraho Imana avuze atya: Uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye kwisuka aha hantu, ku bantu no ku matungo, ku biti byo ku gasozi no ku mbuto zo mu mirima; bihinduke umuriro udateze kuzima. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimwongere ibitambo byanyu bitwikwa ku bindi bitambo byanyu, maze mwirire inyama zabyo! Igihe mvanye abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, nta cyo nababwiye, nta gitambo gitwikwa cyangwa ikindi gitambo nigeze mbaka; gusa nabisabiye ibi bikurikira: Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikire neza inzira mberetse, bityo muzahirwa. Ariko ntibumvise, nta bwo bateze amatwi, ahubwo bigenjereje uko bishakiye, maze banangira umutima ku buryo buteye ishozi; aho bandebye bantera umugongo. Kuva abasekuruza babo bava mu gihugu cya Misiri, sinigeze ntuza kuboherereza buri munsi abagaragu banjye bose b’abahanuzi kugeza na n’ubu. Ariko ntibanyumvise, nta bwo banteze amatwi, bashingaritse ijosi ryabo, barusha abasekuruza babo ubugome. Ubasobanurira ayo magambo yose, ariko ntibakumve. Urabahamagara, ariko ntibakwitabe. None rero ubabwire uti «Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo.» Kemura iyo misatsi yawe yagaragazaga ko weguriwe Imana, uyijugunye kure; mu mayira utere indirimbo y’amaganya, kuko Uhoraho yanga, agatererana igisekuru kimurakaza! Abayuda bakora ibibi nanga — uwo ni Uhoraho ubivuze. Bashyira ibiterashozi mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye, nuko bakayihumanya. Bubatse urutambiro rw’i Tofeti mu kibaya cya Mwene Hinomi, kugira ngo abahungu n’abakobwa babo bahatwikirwe. Ibyo sinigeze mbisaba, sinigeze nabitekereza. Dore rero, igihe kiregereje — Uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibazongere kuvuga ngo «Tofeti» cyangwa ngo «Ikibaya cya Mwene Hinomi», ahubwo hazajye havugwa «Ikibaya cy’urwicaniro»; ndetse kubera kubura ahandi, Tofeti ubwayo izahinduka irimbi. Muri uyu muryango hazicwamo benshi cyane, intumbi zabo zizatunge inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi; kandi nta muntu uzaba ugihari ngo azirukane! Mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, nahosheje agasaku k’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe n’ibyishimo by’umugeni, kuko igihugu kigiye guhinduka amatongo. Icyo gihe — Uwo ni Uhoraho ubivuze — bazataburura mu mva amagufa y’abami n’abatware ba Yuda, ay’abaherezabitambo n’abahanuzi, hamwe n’ay’abaturage ba Yeruzalemu. Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka. Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze. Uzababwire uti «Uhoraho avuze atya: Ese iyo umuntu aguye ntabyuka? Ese umuntu arayoba ntahindukire? Ni iki gituma uyu muryango wa Yeruzalemu uyoba, ugakomeza kuzikama mu buhakanyi bwawo? Batsimbaraye ku binyoma byabo bibeshyeshya, bakanga kugaruka. Naritonze ntega amatwi, nsanga amagambo yabo adafashije. Nta n’umwe ubabajwe n’ubugome bwe ngo agire ati «Ese ubu nakoze ibiki?» Buri wese ariruka akurikiye ubwomanzi bwe, mbese nk’ifarasi igiye ku rugamba. N’ikiyongoyongo cyo mu kirere kimenya ubwacyo igihe kizasuhukira; inuma, intashya n’umusambi bikamenya igihe bizahindukirira. Ariko umuryango wanjye ntiwita ku mategeko y’Uhoraho! Mwashobora mute kuvuga ngo «Turi abahanga, kuko dutunze itegeko ry’Uhoraho?» Ni byo, ariko ryahindutse ibinyoma, kubera inyandiko y’abigishamategeko yuzuye ububeshyi. Abahanga bazakorwa n’ikimwaro, bumirwe, kandi bafatirwe mu mutego; basuzugura ijambo ry’Uhoraho: ubwo se bavuga bate ko ari abahanga? Nuko rero abagore babo ndabaha abandi, imirima yabo nyiteze abayigabiza; kuko bose, ari umuto n’umukuru, bararuwe n’inyungu zabo; abahanuzi n’abaherezabitambo bose, bakifata nabi. Bazinzika ishyano ry’umuryango wanjye, bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!» Nyamara ariko nta mahoro ariho. Mbese hari ikimwaro bagize kubera amarorerwa bakora? Oya, nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose; bakazatemba, igihe nzaba mbibaryoza. Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Uhoraho:) Niyemeje kubatsemba — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta mbuto zizarangwa ku muzabibu, kimwe no ku mutini, amababi na yo yarabiranye: nyateje abayanyukanyuka. (Rubanda:) Ni kuki duhagaze nta cyo dukora? Nidukoranire hamwe, twinjire mu migi yacu ikomeye, twigumireyo, kuko Uhoraho Imana yacu atubuza kuhatirimuka, akatwuhira amazi mabi, kuko twamucumuyeho. Twizeraga amahoro, none nta n’agahenge; twari dutegereje kuzanzamuka, none ahubwo dore igikuba kiracitse. Kuva i Dani harumvikana induru y’amafarasi; isi yose irahinda umushyitsi kubera urusaku n’inkubiri byayo. Umwanzi aje kuyogoza isi n’ibiyiriho byose, ari umugi, ari n’abawutuye. (Uhoraho:) Dore mbashumurije inzoka n’impiri zidashobora kugomborwa, maze zizabarume! Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:) Agahinda kanjye ntikagira umuti, amagara yanjye yose arakendera. Induru ibabaje y’umuryango wanjye irumvikana iturutse mu gihugu cya kure: «Muri Siyoni se Uhoraho ntakibaho? Umwami wayo se ntakiyibamo?» (Uhoraho:) Ni kuki banshavuza n’ibigirwamana byabo, n’ariya manjwe yavuye ahandi? (Yeremiya:) Isarura ryararangiye, icyi cyarashize, ariko twebwe nta mukiro turabona! Narashengutse kubera amahano y’umuryango wanjye! Ndi mu cyunamo, amakuba yancigatiye! Ese nta muti ukirangwa muri Gilihadi? Nta muvuzi se uhaba? Ni kuki ibikomere by’umuryango wanjye bidakira? Ni nde uzahindura umutwe wanjye mo umugezi, amaso yanjye akayagira isoko y’amarira, kugira ngo ndirire umunsi n’ijoro, abapfuye bo mu muryango wanjye? Ubonye ngo mbe ndafite akaruri k’abagenzi mu butayu, maze ngo ntererane umuryango wanjye njye kuhatura! Bose ni abasambanyi, ni agatsiko k’abagambanyi. (Uhoraho:) Ururimi rwabo ni umuheto ureze, baganje mu gihugu atari ukubera ukuri, ahubwo ibinyoma. Bakorera ibyaha ku bindi, naho jyewe, ntibamenya. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Murabe maso, buri wese yitondere mugenzi we; ntihazagire umuvandimwe wanyu n’umwe mwizera, kuko buri muvandimwe ari umuhendanyi, na buri mugenzi wanyu akaba umubeshyi. Buri wese aryarya mugenzi we, nta jambo ry’ukuri rikibaho! Ururimi rwabo barumenyereje amagambo y’ibinyoma. Baguye mu bugizi bwa nabi, ku buryo batagishoboye kwisubiraho. Ngurwo urugomo rudasiba, ngicyo ikinyoma kidahwema! Bahakanye kunyoboka! Uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahana, mbagerageze. Mbega ukuntu ngiye guhagurukira ubugome bw’umuryango wanjye! Ururimi rwawo rusa n’umwambi kirimbuzi, bakwirakwiza ibinyoma. Mugenzi wabo bamwifuriza amahoro ku munwa gusa, ariko mu mutima bamushandikira umutego. Ubwo se si ngomba kubahana, nkihimura igihugu giteye gityo? Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:) Ndaririra mu mpinga y’imisozi, nkaganya, nkaborogera no mu biraro byo ku gasi, kuko byose byakongotse, hakaba nta muntu n’umwe ukihacaracara, habe n’amatungo ngo aracyahumvikana. Ari inyoni, ari n’amatungo, byose byarahunze, nta gisigaye! (Uhoraho:) Yeruzalemu, nzayigira ikirundo cy’amabuye, isenga y’imbwebwe, naho imigi ya Yuda nyihindure amatongo atagira abayatuye. (Yeremiya:) Niba hari umuhanga uriho, niyumve, kandi yamamaze ijambo yabwiwe n’Uhoraho. Ni kuki igihugu cyayogojwe, kigakongoka nk’ubutayu butagendwa? Uhoraho aravuze ati «Birengagije inyigisho zanjye nabahaye; aho kumva ijwi ryanjye ngo barikurikire, bakomeje kunangira umutima, bizirika kuri za Behali batojwe n’abasekuruza babo.» None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye kubanywesha uburozi bukaze, kandi mbuhire amazi aroze; mbatatanyirize mu bihugu batigeze bamenya ari bo ubwabo, cyangwa abasekuruza babo, kandi mbakurikize inkota kugeza ubwo mbatsembye.» Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nimubaririze, mutumire abagore bo kurira! Muhamagare ababizobereyemo, maze baze! Nibatebuke, baduterere indirimbo y’amaganya! Amaso yacu nazengemo amarira, naho ingohe zacu zitembemo amazi! (Yeremiya:) Induru y’amaganya iturutse i Siyoni igira iti «Turashize, ikimwaro kiradukoze! Tugomba kwimuka mu gihugu: ingo zacu barazishenye.» Bagore, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! Amatwi yanyu niyakire ijambo rivuye mu kanwa ke! Nimutoze abakobwa banyu iyi ndirimbo y’amaganya, maze namwe muyigishe bagenzi banyu, mugira muti «Urupfu rwuriye ku madirishya yacu, rugacengera mu mazu yacu meza, ruje gutsemba abana mu mayira n’abasore ku bibuga. Intumbi zandagaye nk’ifumbire mu mirima, cyangwa nk’imiba inyuma y’umusaruzi, kandi nta muntu uhari ngo azandurure!» Uhoraho avuze atya: Umuhanga ntaziratane ubuhanga bwe! Umunyembaraga ntaziratane ingufu ze! Umukungu ntaziratane ubukire bwe! Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Iminsi iregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzahagurukire uwagenywe ku mubiri wese. Nzahagurukira Misiri na Yuda, Edomu n’Abahamoni, Mowabu n’Abogoshe imisaya batuye mu butayu, kuko abo banyamahanga bose, kimwe n’Abayisraheli ubwabo, batagenywe ku mutima. Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli! Uhoraho avuze atya: Ntimugakurikize imico y’abanyamahanga; ibimenyetso byo mu kirere ntibikabakangaranye, amahanga ni yo akangaranywa na byo. Ni koko, imigenzo yayo ni amanjwe: baratema igiti mu ishyamba, umunyabukorikori akakigegenesha icyuma, akagitakisha feza na zahabu, maze akagitera imisumari, akoresheje inyundo, kugira ngo kitajegajega. Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu murima w’imyungu; ntibivuga kandi bagomba kubyikorera kuko bidashobora kugenda. Ntibizabatere ubwoba, kuko nta kibi byabakorera, ariko na none nta n’akamaro byabagirira! Uhoraho, nta n’umwe muhwanye! Uri igihangange, n’izina ryawe ni ikirangirire, kubera ibigwi byaryo. Ni nde utakubaha, mwami w’amahanga? Ibyo ni wowe bikwiye, kuko mu bahanga bose b’amahanga no mu bihugu byose, nta n’umwe muhwanye. Bose, nta n’umwe usigaye, bihinduye ibicucu maze bata ubwenge. Inyigisho bahabwa muri ubwo bucucu, ni zo zatumye bamera batyo. Ibyo bigirwamana ni feza isennye ituruka i Tarishishi, cyangwa zahabu yo muri Ufazi; byakozwe n’umunyabukorikori hamwe n’umucuzi, babitakisha ibara ry’isine n’iritukura. Nyamara ariko ntibibibuza kuba bikozwe n’abanyabukorikori. Ariko Uhoraho Imana ni umunyakuri, ni Imana nzima, akaba n’umwami ubuziraherezo. Iyo arakaye, isi ihinda umushyitsi, amahanga ntashobora guhangara uburakari bwe. (Dore ibyo muzababwira: imana zitaremye isi n’ijuru, zigomba gucibwa ku isi no mu nsi y’ijuru!) Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe, ibiyituye abihangana ubuhanga, ubwenge bwe aburamburisha ijuru. Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru, ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi, akarekura imirabyo imvura ikagwa, kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo. Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo, umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye: rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo. Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka, igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa. Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye! Yo, ni umuremyi wa byose; Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane; Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye. (Yeremiya:) Ngaho terura imitwaro yawe, wowe wugarijwe! Kuko Uhoraho avuze atya: Ubu noneho ngiye kujugunya ku gasi abaturage b’iki gihugu, kandi nkomeze mbabe hafi, kugira ngo batancika. (Yeruzalemu:) Ndagowe! Mbega amakuba! Igikomere cyanjye nticyomorwa! Jyewe naribwiraga nti «Ibyago byanjye ni ibyo, nzabyihanganira! None ihema ryanjye ryasenyutse, imigozi yaryo yose yarandutse. Abana banjye ntibakiriho. Nta muntu ugihari ngo anshingire ihema ryanjye, ngo anyegurire ingando yanjye!» (Yeremiya:) Abashumba babaye ibicucu: ntibagishaka Uhoraho. Ni yo mpamvu nta cyo bagishoboye, amatungo akaba yaratereranywe. Ndumva induru ivuga itugana, ni umuriri munini uturutse mu gihugu cy’amajyaruguru, uje guhindura imigi ya Yuda itongo, n’isenga y’imbwebwe. Uhoraho, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye; umugenzi ntagene ubwe iby’urugendo rwe. Uhoraho, nkosora ariko mu rugero, utabigiranye uburakari, kuko wahita unkuraho. Homborera umujinya wawe ku mahanga adashaka kukumenya, ku bihugu bitiyambaza izina ryawe; kuko baconcomeye inzu ya Yakobo, barayiconcomera, bayitsembaho, igihugu cye barakiyogoza. Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Nimutege amatwi amagambo y’iri Sezerano! Uzayabwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, ugira uti ’Avuze atya, Uhoraho, Imana ya Israheli: Aragowe umuntu utumva amagambo y’iri Sezerano nagiranye n’abasokuruza banyu igihe mbakuye mu gihugu cya Misiri, muri rya tanura rishongesha ubutare. Nimutege amatwi ijwi ryanjye kandi mukurikize ibyo mbabwiye, bityo muzambera umuryango nanjye mbabere Imana, noneho mbone kurangiza isezerano nagiriye ku mugaragaro abakurambere banyu, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki; kandi ubu ngubu akaba ari mwe mugituye.’» Nuko ndasubiza nti «Ni byo koko, Uhoraho!» Uhoraho arambwira ati «Genda utangaze aya magambo yose mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu: Nimutege amatwi amagambo y’iri sezerano, kandi muyakurikize. Kuva umunsi nabakuye mu gihugu cya Misiri kugeza ubu, abasokuruza banyu nakomeje kubihanangiriza ngasubiramo ngira nti ’Nimutege amatwi ijwi ryanjye!’ Ariko ntibanyumvise, ngo bantege amatwi: buri wese yakomeje kunangira umutima we. Ni bwo rero mbarangirijeho amagambo yose ya rya sezerano nari narabasabye gukurikiza, maze ntibarikurikize.» Uhoraho arambwira ati «Habonetse akagambane mu bantu ba Yuda no mu baturage ba Yeruzalemu. Basubiye mu bicumuro by’abakurambere babo banze gutega amatwi amagambo yanjye: na bo birukanka inyuma y’izindi mana kugira ngo baziyoboke. Uko ni ko abantu ba Israheli n’aba Yuda batatiye isezerano nari naragiranye n’abasekuruza babo. None rero, Uhoraho avuze atya ’Ngiye kubateza icyago batazashobora kwigobotora. Bazantakambira, ariko sinzabumva. Imigi ya Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu baziyambaza ibigirwamana batwikiye ibitambo, ariko ntibizashobora kubarokora mu byago!’ Wowe Yuda, ibigirwamana byawe bimaze kunganya ubwinshi n’imigi yawe; nawe Yeruzalemu, intambiro wubakiye ikigirwamana — intambiro zo gutwikiraho ibitambo Behali —, zinganya ubwinshi n’amayira yawe! Wowe rero, Yeremiya, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ntubatakambire cyangwa ngo ubasabire; kuko nibantakira mu byago byabo ntazabumva.» Inkundwakazi yaje gukora iki mu Ngoro yanjye? Imigenzereze ye yuzuye amayeri. Ni ko se ye, impigu n’inyama z’ibitambo bizakurinda ibyago byawe? Ni uko nguko uzashobora kubirokoka? «Muzeti uhora utoshye, utatse ubwiza bw’imbuto ziryoshye», iryo ni ryo zina Uhoraho yari yarakwise. Mu rusaku rwinshi yatwitse amababi yawo, n’amashami barayakonyagura. Uhoraho Umugaba w’ingabo waguteye, ni we uguteje icyago kubera ikibi abantu ba Israheli n’aba Yuda bakoze; kuko bamucumuyeho, igihe batwikiraga ibitambo Behali. Igihe Uhoraho amburiye nkabyumva, ni ho natahuye imigambi mibi yabo. Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!» Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye. None rero, dore icyo Uhoraho avuze ku bantu b’i Anatoti bashaka kukuvutsa ubuzima, bavuga ngo «Wihanura mu izina ry’Uhoraho, naho ubundi tuzakwiyicira twebwe ubwacu.» Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahagurukira: urubyiruko rwabo ruzicwa n’inkota, abahungu n’abakobwa babo bamarwe n’inzara. Iwabo nta n’umwe uzarokoka; nzateza ibyago abantu b’i Anatoti mu mwaka bazagomba kuryozwa ibyo bakoze. Wowe Uhoraho, uri intungane! Nyamara ariko ndashaka kugira icyo nkuburanya. Ni koko, ndagira ngo tujye impaka ku bibazo bimwe na bimwe. Ni kuki imigambi y’abagome ibahira? Ni kuki abagambanyi bose bamererwa neza? Urabatera bagashinga imizi, bakageza n’aho bera imbuto. Uba bugufi y’umunwa wabo, ariko ukaba kure y’umutima wabo. Wowe Uhoraho, uranzi, urambona, kandi usuzuma ibitekerezo byanjye, biri kumwe nawe. Abagome bashyire ukwabo nk’intama zigomba kubagwa; ubazigamire umunsi wo kubica! Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:) Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze, uzifata ute mu nzitane za Yorudani? Ndetse n’abo muva inda imwe, abo mu muryango wawe, na bo barakugambanira, bakaguca inyuma, bagakoranya abandi ngo bagushandikire utabizi. Ntukabizere, kabone n’iyo bakubwirana umutima mwiza. Inzu yanjye ndayitereranye, ntaye umurage wanjye; uwo nari narakundwakaje mugabije abanzi be. Umurage wanjye wambereye nk’intare mu ishyamba, urantontomera, none narawuzinutswe. Ese umurage wanjye waba ari nk’inyoni y’amabara ibyaruzi biza bishikira biturutse impande zose? Nimugende, mukoranye ibikoko byo mu ishyamba byose; mubizane mu munsi mukuru! Igitero cy’abashumba cyayogoje imizabibu yanjye, kindibatira umurima utagira uko usa, kiwuhindura ubutayu bw’umwirare. Bawuhinduye umwirare, ndawureba imbere yanjye warangiritse, uteye agahinda. Igihugu cyose cyabaye umwirare, nyamara ariko nta n’umwe ubyitayeho. Mu mpinga zose z’imisozi yo mu butayu, haturutse abasahuzi. Inkota ibanguwe n’Uhoraho ihinguranyije isi, irayitsemba: nta n’umwe ukiranganwa amahoro. Barabiba ingano, bagasarura amahwa; baragoka ariko nta cyo bageraho. Nimukozwe isoni rero n’ibyo musaruye, bitewe n’uburakari bugurumana bw’Uhoraho. Uhoraho avuze atya: Abagome bose duturanye bigabiza umurage nahaye Israheli, umuryango wanjye, ngiye kubarimbura ku butaka bwabo; abantu ba Yuda na bo, nzabarandura, mbavangure na bo. Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye. Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati. Ariko nibatumva, iki gihugu nzakirimbura burundu, maze ngitsembe. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore uko Uhoraho ambwiye: «Genda ugure umukandara wa hariri, maze uwukenyere, nyamara ariko wirinde kuwumesa.» Naguze umukandara nk’uko Uhoraho yari yabivuze, maze ndawukenyera. Uhoraho yongera kumbwira ati «Haguruka ugende ukenyeye wa mukandara waguze, maze ujye i Perati, nuhagera uzawuhishe mu isenga ry’urutare.» Naragiye nywuhisha i Perati, nk’uko Uhoraho yari yabintegetse. Hashize iminsi myinshi, Uhoraho arambwira ati «Haguruka ujye i Perati uvaneyo wa mukandara nari nagutegetse guhishayo.» Ubwo nagiye i Perati gushakashaka no kuvanayo wa mukandara aho nari narawuhishe. Umukandara nsanga warononekaye, nta cyo ukimaze. Nuko Uhoraho arambwira ati «Uhoraho avuze atya: Nguko uko nzahindanya ubwirasi bwa Yuda, n’ubwirasi bukabije bwa Yeruzalemu: uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro! Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda, kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko bo banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» Uzababwira iri jambo, uti «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Ikibindi icyo ari cyo cyose, bacyuzuzamo divayi. Nibagusubiza bati ’N’ubundi tuzi neza ko ikibindi cyose bacyuzuzamo divayi’, uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Abaturage bose bo muri iki gihugu, abami bakomoka kuri Dawudi bicaye ku ntebe ye, abaherezabitambo, abahanuzi n’abaturage bose ba Yeruzalemu, nzabahindura abasinzi buzuye. Nzabahuramo umwiryane, abagabo n’abahungu babo bose hamwe bacagagurane — Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ari impuhwe, ari amatakirangoyi cyangwa imbabazi, ntibizambuza kubarimbura.’» Nimwumve, mutege amatwi, mureke kwirarika: Uhoraho ni we uvuze! Nimukuze Uhoraho Imana yanyu, mbere y’uko aboherereza umwijima, mbere y’uko ibirenge byanyu bitsikira mu misozi yaguweho n’ijoro. Mutegereje urumuri, ariko yaruhinduyemo umwijima, arugira igicu cyijimye. Nimudatega amatwi, nzigunga mu mfuruka yanjye, maze kubera ako kababaro, amaso yanjye azengemo kandi ahongoboke amarira, kuko ubushyo bw’Uhoraho bujyanywe bunyago! Bwira umwami n’umugabekazi uti «Nimuce bugufi noneho! Ikamba ryanyu ry’agatangaza ryahanantutse ku mutwe wanyu. Imigi ya Negebu yafunzwe, nta muntu n’umwe uza kuyifungura. Yuda yose yajyanywe bunyago, bayinyaze yose uko yakabaye.» Ubura amaso maze urebe: baturutse mu majyaruguru! Ubushyo bwakuragijwe buri he? Intama zawe z’agahebuzo ziri he? Uzongera kuvuga iki kandi ubwo uzaba wahagurukiwe n’abo wigeze kwitabaza bakaguhinduka? Ni koko, uzafatwa n’ububabare, nk’uko bufata umugore uramutswe. Ubwo ujye unyuzamo wibaze uti «Ni kuki ibi bimbaho?» Ni ukubera ubwomanzi bwawe, butuma bazamura ingutiya yawe, maze bakagukorera amarorerwa. Umwirabura ashobora se guhindura uruhu rwe, cyangwa urusamagwe rugahindura ubwoya bwarwo? Naho se mwebwe mumenyereye ikibi, mushobora se gukora icyiza? Ngiye kubanyanyagiza nk’isa y’ubwatsi mu muyaga wo mu butayu. Nguwo umugabane wawe, umunani ngukebeye — uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe unyibagirwa ugahitamo kwishuka. Dore ngiye guterera ingutiya yawe ku mutwe wawe, maze babone igitsina cyawe. Mbega ubusambanyi bwawe n’urusaku rwawe! Mbega ubwomanzi bwawe ngo buratera ishozi! Ku misozi no mu mirima, ndahabona imyanda yawe! Yeruzalemu, uragowe wowe udashaka kwisukura ngo unkurikire. Ibyo se bizahereza he? Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku byerekeye amapfa: Yuda iri mu cyunamo, imigi yayo irasenyutse, iri mu kababaro kandi yakangaranye, none induru izamutse ituruka i Yeruzalemu. Abatware barahatira rubanda rugufi kuvoma amazi: rwagera ku bidendezi rugasanga byarakamye, rukagaruka rufite isoni, rwumiwe kandi rwashobewe, ibivomesho birimo ubusa. Ubutaka bwiyashije imitutu kubera kubura imvura, abaturage barumiwe, barashoberwa. Mu gasozi, imparakazi irabyara umwana, ikamuta aho kubera kubura urwuri rutoshye. Indogobe zirahagarara ku mpinga z’imisozi, zikareha umwuka nk’imbwebwe, amaso yazo akananizwa no gushakisha ubwatsi butakibaho. (Rubanda:) Niba ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, gira icyo ukora uheshe izina ryawe ikuzo! Ni koko, ntidusiba kukwihakana, imbere yawe turi abanyabyaha. Mizero ya Israheli, wowe ukiza mu gihe cy’amagorwa, ni kuki wakwitwara nk’umunyamahanga mu gihugu, cyangwa umugenzi ushaka icumbi? Ni kuki wakwitwara nk’umuntu wakangaranye, cyangwa intwari itagishoboye gukiza? Nyamara ariko, Uhoraho, uri muri twe rwagati, twitiriwe izina ryawe: sigaho kudutererana. Uhoraho abwiye atya uwo muryango: Koko bakunda kubungera, ntibitondere ingendo zabo. Kubera ko badashimisha Uhoraho, ubu arabibutsa ububi bwabo, akabahanira amakosa yabo. Uhoraho arambwira ati «Ntiwirirwe utakambira uyu muryango, cyangwa ngo uwifurize amahirwe! N’iyo basiba, sinakumva amaganya yabo, n’iyo bantura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, nta bwo byanshimisha. Nzabatsembesha inkota, inzara n’icyorezo.» Nuko ndavuga nti «Ariko rero, Nyagasani Mana, dore uko abahanuzi bababwira: Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo.» Uhoraho aransubiza ati «Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge. Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba. Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.» Uzababwire aya magambo, uti «Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira. Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe.» (Rubanda:) Waba se waratereranye Yuda, Siyoni ukaba warayizinutswe? Ni kuki uduteza ibyago bidakira? Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba! Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu, ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu; ni byo koko, twagucumuyeho. Girira icyubahiro cy’izina ryawe, maze woye kutugaya, wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe! Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza! Mu bigirwamana by’amahanga se, hari na kimwe kigusha imvura? Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi? Si wowe se Uhoraho, Imana yacu? Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose. Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha! Nibakubaza bati ’None se ubu tujye he?’, uzabasubize uti ’Uhoraho avuze atya: abagenewe gupfa, bazapfa! abagenewe kwicishwa inkota, bazazira inkota! abagenewe kwicwa n’inzara, bazazira inzara! abagenewe kujyanwa bunyago, bazajyanwa bunyago! Mbateganyirije ibi bintu bine — uwo ni Uhoraho ubivuze —: inkota izabica, imbwa zizabakurubana, inyoni zo mu kirere n’ibisimba byo mu ishyamba bizabatanyagura, bibatsembe. Nzabatangaho urugero ruzakangaranya ibihugu byose byo ku isi kubera ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami wa Yuda, yakoreye muri Yeruzalemu byose.» Yeruzalemu, ni nde wakugirira impuhwe, ni nde ugufitiye umutima ukwitayeho, ni nde wakwitera umwanya abaririza uko umerewe? Ni wowe wanyanze, untera umugongo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Nakuramburiyeho ikiganza ngo nkurimbure, kuko narambiwe guhora nkugirira imbabazi! Nabagoshoje intara, mbatatanyiriza mu midugudu yo mu gihugu. Umuryango wanjye ndawutsemba, nywuvutsa abana, ariko ntiwahinduye imyifatire. Nagwije umubare w’abapfakazi, baruta ubwinshi umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Ku manywa y’ihangu, nazanye umurimbuzi, atera nyina w’umusore w’indwanyi, namuguye gitumo mugusha mu gihirahiro. Uwabyaye abahungu barindwi yacitse intege, arahumekana impumu. Izuba rye ryarenze amanywa ava; yakozwe n’isoni, aramwaragurika. Ibyo bari basigaranye, ngiye kubigabiza inkota n’ibitero by’abanzi babo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! (Yeremiya:) Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza. Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma! Mu by’ukuri, Uhoraho, ese sinagukoreye uko nshoboye? Ese sinakwinginze mu gihe cy’ibyago n’amakuba? Ni wowe ubizi! (Uhoraho:) Icyuma giturutse mu majyaruguru, cyangwa umuringa, hari ikindi cyuma se cyashobora kubicamo kabiri? Ubukungu bwawe n’umutungo wawe, Yuda, byose mbigabije ababisahura. Icyo ni cyo gihembo cy’ibyaha byawe wakwije mu gihugu cyawe. Nzakugira umucakara w’abanzi bawe mu gihugu utazi. Umuriro w’uburakari bwanjye uragurumanye, ugiye kubatwika. (Yeremiya:) Uhoraho, nyibuka, unyiteho, maze umporere abantoteza; sinzarinde gupfa nzize ubwihangane bwawe. Ubimenye neza ko nihanganira ibitutsi kubera wowe. Iyo numvise amagambo yawe, ndayamira: ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero. Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo. Sinshakira ibyishimo byanjye gushyikirana n’abikinira; ikiganza cyawe kintegeka kubitarura kuko wantegetse kuvugana ubukana. Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata, igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti? Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa, ntigire amazi igihe cyose. (Uhoraho:) None rero, Uhoraho avuze atya: Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga. Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya, ariko nta cyo bazagukoraho; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Ndakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo. Uhoraho arambwira ati «Ntuzashaka umugore, nta muhungu cyangwa umukobwa uzabyarira aha hantu. Koko rero, Uhoraho avuze atya ku byerekeye abahungu n’abakobwa bazavukira aha hantu, kuri ba nyina na ba se bazababyarira muri iki gihugu: Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba. Koko rero, Uhoraho avuze atya: Ntuzinjire mu nzu ikoraniwemo n’abari mu cyunamo, ntuzajye mu mihango y’ihamba, kandi bariya bantu ntuzigere ubaririra, kuko uriya muryango nywunyaze amahoro nawuhaye, hamwe n’ubudahemuka n’impuhwe nari nywufitiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Muri iki gihugu, abakuru n’abato bazapfa; ntibazahambwa cyangwa ngo baririrwe, nta n’uzabiraburira ngo yirasage cyangwa yiyogosheshe. Nta wuzamanyura umugati ngo ahe uri mu cyunamo kugira ngo amukomeze mu kababaro k’uwe wapfuye; yaba yapfushije se cyangwa nyina, nta n’uzamutura inkongoro y’ikiyagano. Uramenye ntuzinjire no mu nzu bakoreyemo ibirori kugira ngo wicarane na bo, musangire ibiryo n’inzoga. Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Kuva ubu namwe mubyirebera, aha hantu ngiye kuhacubya urusaku rw’ibyishimo, amagambo y’umunezero, ndetse n’indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni. Numara kugeza kuri abo bantu aya magambo yose, maze bakakubaza bati ’Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduterereza icyago gikomeye gityo? Icyaha cyacu ni ikihe? Ni ikihe gicumuro twagiriye Uhoraho Imana yacu?’, uzabasubize uti ’Impamvu ni uko abasokuruza banyu bantaye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo babikorere kandi babipfukamire. Jyewe barantaye, n’Itegeko ryanjye ntibarikomeza. Naho mwebwe, mwakoze nabi birengeje abasokuruza banyu. Buri wese muri mwe atsimbarara ku bubi bwe buteye ishozi, yanga kunyumva! Ni yo mpamvu nzabakura muri iki gihugu, mbarohe mu kindi mutazi, ndetse n’abasokuruza banyu batigeze bamenya. Aho nyine, muzakorera izindi mana umunsi n’ijoro, kuko ntazongera kubababarira!’» Igihe rero kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze ntibazongere kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri!» ahubwo bazajye bavuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo!» Ni byo koko, nzabagarura mu gihugu nari narahaye abasekuruza babo. Nzohereza imbaga y’abarobyi — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bazabarobe; nzohereze kandi imbaga y’abahigi, bazabahige ku misozi yose no ku tununga twose, bagere no mu masenga yo mu bitare. Amaso yanjye aritegereza imyifatire yabo yose, nta kincika. Ubugome bwabo ntibushobora kwihisha amaso yanjye. Nzabanza mbaryoze incuro ebyiri ibyaha byabo n’ibicumuro byabo; kuko igihugu cyanjye bagihindanyishije ibigirwamana byabo na byo bitibereyeho, maze umurage wanjye bakawuzuza ibiterashozi byabo. Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro. Umuntu yashobora kwiremera Imana ate, kandi na we ubwe atari imana?» Ubu noneho ngiye kubaha ubumenyi: nzabereka ububasha bw’ikiganza cyanjye; bityo bazamenyereho ko izina ryanjye ari «Uhoraho». Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma ifite umusyi wa diyama; cyanditswe mu mitima yabo no ku mahembe y’intambiro zabo, cyanditswe kuri za nkingi z’amabuye basenga, no ku biti bihora bitoshye byeguriwe imana zabo, biri mu mpinga z’imisozi cyangwa mu bibaya. Baturage ba Yuda mwe, ubukungahare bwanyu n’umutungo wanyu wose, nzabitegeza ababinyaga, kubera ibyaha mwakoreye mu masengero y’ahirengeye, aho ari hose, mu gihugu cyanyu. Muzanyagwa umurage nari narabahaye; nzabagira abacakara b’abanzi banyu mu gihugu mutazi, kuko mwatumye umuriro w’uburakari bwanjye ugurumana, ukazatwika ubuziraherezo. Uhoraho avuze atya: Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! Ameze nk’agati mu mayaga, katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. Mu nda y’umuntu ni ho kure, kuruta ahandi hose; ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane? Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye. Nk’uko inkware irarira ayo itateye, n’uwakijijwe n’ubuhendanyi ni ko ameze; umukiro we umusiga mu bukwerere, amaherezo agahinduka igishushungwe. Intebe y’ikuzo iri mu ijuru kuva mu ntangiriro, ngiryo isengero ryacu. Uhoraho, mizero ya Israheli, abakwanga bazakorwa n’isoni, abakwihunza bazahanwa, kuko bihungije isoko y’amazi afutse, ari yo Uhoraho. Uhoraho, numvura nzakira, nundokora nzabaho; kuko ari wowe shingiro ry’ikuzo ryanjye! Barambaza ngo «Ubu se ijambo ry’Uhoraho riri he? Ngaho niryigaragaze!» Jyewe sinateye mu ryawe ngo nkunde ntebutse amakuba, sinigeze nifuza umunsi w’icyorezo, wowe urabizi; iryamvuye mu kanwa, narivugiye imbere yawe. Wintera gukangarana, kandi ari wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy’amakuba! Abantoteza, ni babe ari bo bakorwa n’isoni, aho kuba ari jyewe umwara! Ni babe ari bo bakangarana, aho kuba ari jyewe uhindagana! Baterereze umunsi w’amakuba, ubarimbuze icyago gikubye kabiri. Uhoraho avuze atya: Genda uhagarare imbere y’irembo rya rubanda, abami ba Yuda binjiriramo bakanarisohokeramo, no ku marembo yose ya Yeruzalemu. Uzababwire uti «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda, bantu ba Yuda, baturage ba Yeruzalemu, namwe mwese mwinjirira muri aya marembo. Uhoraho avuze atya: Muririnde kuzana imitwaro ku munsi w’isabato, no kuyinjirana mu miryango ya Yeruzalemu. Ntimuzasohokane ngo mujyane imitwaro hanze y’amazu yanyu ku munsi w’isabato, ntimuzagire umurimo n’umwe mukora, ahubwo muzatagatifuze umunsi w’isabato nk’uko nabitegetse abasokuruza banyu. Bo nyine banze kunyumva, ntibantega amatwi; banshinganye ijosi, banga kumva no kwakira inyigisho. Mwebwe rero nimunyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi w’isabato mukirinda kwinjirana imitwaro mu marembo y’uyu mugi, mugatagatifuza umunsi w’isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose mukora, ni bwo abami bicaye ku ntebe ya Dawudi bazinjirira mu marembo y’uyu mugi bashagawe n’abatware babo. Abo bami bazinjira bari mu magari y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’abatware babo, n’abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, maze uyu mugi uzahore utuwe ubuziraherezo. Nuko mu migi ya Yuda n’ahakikije Yeruzalemu, mu gihugu cya Benyamini, mu karere k’imirambi n’ak’imisozi miremire no muri Negevu, hazaturuke abantu bazanywe no gutura ibitambo bitwikwa, n’iby’ubuhoro, bazose n’imibavu, kugira ngo bashimire Uhoraho mu Ngoro ye. Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu. Uhoraho abwira Yeremiya ati «Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.» Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga. Nuko Uhoraho arambwira ati «Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi! Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; ariko, icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma; ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera. Noneho rero, ubwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndiho ndabategurira amakuba, kandi hari n’undi mugambi mbafitiye. Nimwihane rero imyifatire yanyu mibi, maze muvugurure imyifatire n’imigenzereze yanyu! Ariko bo baravuga bati ’N’iyo yagira ate, tuzakomeza imigambi yacu kandi buri muntu atsimbarare ku bubi bw’umutima we.’» Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Muzabaririze mu mahanga muti «Hari uwaba yarigeze kumva ibintu nk’ibi?» Koko umwari wa Israheli yakoze amahano akabije! Hari ubwo se urubura rwo kuri Libani rwigeze rushonga, rugashira mu mpinga yayo? Cyangwa se amazi afutse amanuka ku misozi, hari ubwo yigeze akama? Nyamara umuryango wanjye wo, waranyibagiwe, utwikira imibavu ibidafite akamaro, bituma uteshuka inzira zawo, inzira za kera na kare, maze uyoboka amayira n’imihanda idatunganye. Uko ni ko bahinduye igihugu cyabo urw’amenyo, gihinduka ahantu hateye ubwoba; abahanyuze bose bakumirwa, bakazunguza umutwe. Nk’uko umuyaga w’iburasirazuba utumura umukungugu, ni ko nanjye nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi; kandi umunsi bazaba batsinzwe nzabatera umugongo, aho kubereka uruhanga rwanjye. Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.» Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. Ese inyiturano y’ineza ni inabi? Bo, barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe. None rero, abana babo, bananguze inzara, unabarimbuze ubugi bw’inkota! Abagore babo ubacuze abana n’abagabo; abagabo na bo bicwe na nyamunsi, naho abasore barimburwe n’inkota ku rugamba! Iwabo hazacure imiborogo, igihe uzaba ubateje igitero kibatunguye, kuko banteze imitego ngo bamfate bayiteze aho nyura hose. Uhoraho, wowe uzi neza imigambi yabo mibi bangiriye. Ntubahanagureho icyaha cyabo, igicumuro cyabo ntigisibangane mu maso yawe. Nibadagadwe imbere yawe; igihe uzabarakarira uzabumvishe! Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ugure ikibindi, maze uhitemo bamwe mu bakuru b’umuryango no mu baherezabitambo. Hanyuma uzasohokera mu kibaya cya Bene Hinomi, ku irembo ry’Injyo, maze uhatangarize amagambo ngiye kukubwira. Uzavuga uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda namwe baturage ba Yeruzalemu. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guterereza aha hantu icyago, ku buryo uzabyumva wese azumirwa. Kubera ko bantaye, bakanduza aha hantu bahatwikira ibitambo by’izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari n’abasekuruza babo cyangwa abami ba Yuda; bahasendereje amaraso y’abana b’indacumura. Bubaka intambiro za Behali, kugira ngo bazazitwikireho abana babo, babatura Behali, kandi ibyo ntarigeze mbitegeka, ntarigeze mbivuga ndetse habe no kubitekereza! Noneho rero, igihe kirageze — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze aha hantu hoye kuzongera kwitwa Tofeti cyangwa ikibaya cya Bene Hinomi, ahubwo hazitwe ikibaya cy’Urwicaniro. Nzahungabanya ubutegetsi bwa Yuda na Yeruzalemu, nzabamarisha inkota imbere y’abanzi babo. Nzabagabiza ikiganza cy’ababahigira maze mbagaburire ibisiga n’ibikoko byo mu ishyamba. Uyu mugi nzawuhindura ahantu hateye ubwoba, uzawunyura hafi azumirwe, kandi nabona iryo tongo na we acure imiborogo iteye ubwoba. Nzabagaburira abahungu babo n’abakobwa babo; bazasubiranamo baryane, biturutse ku gahinda n’umubabaro bazaterwa n’abanzi babo bashaka kubarimbura.’ Hanyuma uzajanjagurire cya kibindi mu maso y’abazaba baguherekeje, maze ubabwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nzarimbura uyu muryango n’uyu mugi, nk’uko bajanjagura ikibindi cy’umubumbyi nticyongere gusanwa ukundi. I Tofeti na ho hazahinduka irimbi, kuko aho bahambaga hazaba hababanye hato. Nguko uko nzagira aha hantu n’abahatuye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngahindura uyu mugi nka Tofeti. Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’» Yeremiya yavuye i Tofeti aho Uhoraho yari yamwohereje guhanura, ahagarara mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abwira umuryango wose, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guteza muri uyu mugi no mu yindi yose iwukikije, ibyago byose nawuteganyirije kuko banshinganye ijosi, banga kumva amagambo yanjye.» Umuherezabitambo Pashuri mwene Imeri akaba n’umutware w’Ingoro y’Uhoraho, yumva Yeremiya ahanura ibyo byose. Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya, amubohera ku nkomanizo z’umuryango wa ruguru wa Benyamini, ari wo w’Ingoro y’Uhoraho. Bukeye, Pashuri aje kumubohoza, Yeremiya aramubwira ati «Uhoraho ntakikwita Pashuri, ahubwo akwise ’Iterabwoba hose’. Koko rero, Uhoraho avuze atya: Wowe n’incuti zawe zose, kuva ubu ngiye kubahindura ibishushungwe; bazarimburwa n’inkota y’abanzi babo, naho wowe uzabibere umuhamya! Abantu ba Yuda, nzabagabiza umwami w’i Babiloni, abajyane bunyago cyangwa abicishe inkota. Ibyahunitswe muri uyu mugi byose, ibyo baruhiye byose, ibintu byose by’agaciro batunze, umutungo wose w’abami ba Yuda, byose nzabigabiza abanzi babo babisahure, maze babijyane i Babiloni. Naho wowe Pashuri, n’ababa mu rugo rwawe bose, muzajyanwa muri imbohe; ujye i Babiloni, abe ari ho uzapfira. Ni ho uzahambwa, wowe n’incuti zawe zose wahanuriye ibinyoma.» Uhoraho, wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa. Warangwatiriye, maze undusha amaboko. Umunsi wose nahindutse urw’amenyo, bose bangize iciro ry’imigani. Igihe cyose ngize ngo ndavuze, ngomba kurangurura ijwi, nkamagana ububisha n’ubusahuzi. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose. Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore. Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.» Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe; bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa. Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye. Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi. Uragatsindwa umunsi navutseho! Umunsi mama yambyayeho, urakabura umugisha! Aragatsindwa uwagiye kubwira data, ngo «Wabyaye umwana w’umuhungu», agasabwa atyo n’ibyishimo. Uwo muntu arakaba aka ya migi, Uhoraho yoretse nta cyo yikanga; ahore yumva induru ya mu gitondo n’urwamo rw’intambara ku manywa y’ihangu. Yanze kunyicira mu nda ya mama; ubwo mama yari kumbera imva, nkamurigitiramo ubuziraherezo. Ubu se koko mama yaba yarambyariye iki kugira ngo nicwe n’ishavu n’agahinda, iminsi y’ubugingo bwanjye iherekezwe n’ikimwaro? Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, ngo bamubwire bati «Tubarize Uhoraho kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ariho aturwanya; wenda ahari Uhoraho yakongera akadukorera ibitangaza maze akamumenesha.» Yeremiya yarabashubije ati «Dore uko muzabwira Sedekiya: Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Intwari ziri inyuma y’inkike ziharwanyiriza umwami w’i Babiloni n’Abakalideya babateye, nzazigarura nziteranyirize muri uyu mugi rwagati. Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’umurego by’ukuboko kwanjye, mbigirane uburakari, umujinya n’impirita nyinshi. Nzatsemba abatuye uyu mugi bose, ari abantu ari n’amatungo; bazicwa n’icyorezo cy’ingutu. Nyuma y’ibyo — uwo ni Uhoraho ubivuze — Sedekiya umwami wa Yuda, abagaragu be n’abantu bose bo muri uyu mugi bazaba bararokotse icyo cyorezo, inkota n’inzara; nzabegurira mu biganza by’umwami w’i Babiloni, iby’abanzi babo n’iby’abandi bose babahigira; bazabarimbura bashirire ku icumu, nta kubagirira impuhwe cyangwa imbabazi. Naho uwo muryango, uzawubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Ngiye kubahitishamo ubuzima n’urupfu. Uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; naho uzawuvamo agasanga Abakalideya babagose, azabaho maze nibura yishimire ko yarokotse. Ni koko, ubu ngiye guhindukirana uyu mugi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza — uwo ni Uhoraho ubivuze — uzagabizwe umwami w’i Babiloni, awutwike.’» Muryango w’umwami wa Yuda, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! Muryango wa Dawudi, Uhoraho avuze atya: Buri gitondo mujye muca imanza zitabera, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya! Naho ubundi uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro, utwike ku buryo nta n’umwe ushobora kuwuzimya kubera ibikorwa byanyu byuzuye ubugome. Ubu noneho ngiye kukwibasira, wowe utuye mu kibaya no ku rutare rwo mu gisiza — uwo ni Uhoraho ubivuze — mwe mugira muti «Ni nde uzaza kudutera, maze agacengera mu bwibereko bwacu?» Nzabahagurukira, mbahane nkurikije ibikorwa byanyu — uwo ni Uhoraho ubivuze —. Nzakongeza umuriro mu ishyamba rye, maze utsembe ibirikikije byose. Uhoraho avuze atya: Manuka ujye mu rugo rw’umwami wa Yuda, uhavugire aya magambo uti «Mwami wa Yuda uganje ku ntebe ya Dawudi, umva ijambo ry’Uhoraho, wowe n’abagaragu bawe, n’abantu bawe bose banyura muri aya marembo! Uhoraho aravuze ngo: Nimuharanire ubutabera n’ubutungane, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya, ntimukagire uwo mukandamiza cyangwa ngo mugirire nabi umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi; muzirinde kumena aha hantu amaraso y’indacumura. Koko rero nimugenza mutyo, muri aya marembo hazakimbagira abami baganje ku ntebe ya Yuda, bari ku magari y’intambara n’amafarasi, bashagawe n’abagaragu babo n’imbaga yabo. Naho rero nimutumva ayo magambo, ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — uru rugo nzaruhindura itongo.» Koko rero Uhoraho avuze atya ku rugo rw’umwami wa Yuda: N’ubwo umereye nka Gilihadi, ukaba umeze nk’impinga y’umusozi wa Libani, sinzashidikanya kuguhindura ubutayu, nk’imigi idatuwe. Nzagutumaho abakurimbura, buri muntu yitwaje intwaro ze, amasederi yawe meza bayateme, maze bayarohe mu muriro. Abanyamahanga bose nibanyura hafi y’uyu mugi, bazajye babwirana bati «Ni kuki Uhoraho yagenjereje atya uyu mugi wari ukomeye?» Nuko bazabasubize bati «Ni ukubera ko batubahirije Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, bagapfukamira ibigirwamana, kandi bakabikorera.» Mwiririra uwapfuye cyangwa ngo mumugire mu cyunamo! Ahubwo nimuririre ugiye, kuko atazongera kubona ukundi igihugu cye kavukire. Koko rero, Uhoraho avuze atya kuri Shalumi mwene Yoziya, umwami wa Yuda, wari warazunguye se ku ngoma none akaba amaze kuva muri iki gihugu: Ntazakigarukamo ukundi, kuko azagwa aho bamujyanye bunyago; naho iki gihugu ntazongere kukibona ukundi. Aragowe uwubaka inzu ye adakurikiza ubutabera, akagerekeranya amagorofa yayo atita ku butungane, agakoresha abandi ku busa, ntabahe igihembo, ahubwo akavuga ngo «Ndiyubakira inzu nini y’amagorofa magari», maze akayicamo amadirishya, akayisakaza amasederi, kandi akayisiga irangi ritukura! Urakeka ko kwitandukanya n’abandi usakaza amasederi, ari byo bizatuma ubwami bwawe bukomera? So yararyaga, akanywa, ariko agaharanira ubutabera n’ubutungane, kandi byaramuhiriye! Yarwanaga ku muntu w’insuzugurwa cyangwa uw’umukene, bimuviramo ihirwe! Utabigenza atyo se, yaba anzi ate? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa, icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura, ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa. None rero Uhoraho avuze atya, kuri Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda: Ntihazagire umuririra avuga ngo «Bavandimwe, mbega ibyago! Bashiki banjye, mbega ishyano!» Ntihazagire rwose umuririra, avuga ngo «Mbega ibyago, databuja! Mbega ibyago, nyakubahwa!» Azahambwa nk’uko bazika indogobe! Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu! Zamuka ujye muri Libani utere hejuru, urangurure ijwi muri Bashani; mbese ahantu hose uhacure imiborogo, kuko abakunzi bawe bose nabatsembye. Narakuvugishije igihe wari umerewe neza, uransubiza ngo: Ndacurangira abahetsi! Ibyo ni byo wakoze kuva mu buto bwawe, nta bwo wigeze wumva ijwi ryanjye! Abashumba bawe bose umuyaga uzababungereza, kandi abakunzi bawe bazajyanwe bunyago. Koko rero, ikimwaro n’umugayo bizakomaho, kubera ubugome bwawe bwose. Wowe utuye muri Libani, ukagira inzu yawe mu masederi hagati, mbega ukuntu uzaboroga nuhura n’imibabaro, n’ibise nk’iby’umugore uramutswe! Ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kabone n’iyo Koniyahu mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, yaba ari nk’impeta nambaye ku kiganza cyanjye cy’iburyo, nayikuraho. Ni koko, nzakugabiza abaguhigira kandi utinya, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’Abakalideya. Wowe na nyoko wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo; ni na ho muzagwa. Igihugu muzifuza kugarukamo, ntimuteze kuzagisubiramo ukundi! Ese Koniyahu uwo ntiyaba ari nk’ikibindi cyamenetse, cyangwa icyungo kitagikenewe? Ni kuki babajugunye we n’abana be, bakabata mu gihugu batazi? Gihugu cyanjye, rwose gihugu cyanjye, tega amatwi ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho aravuze ngo «Muzandike kuri uwo muntu, muti ’Ni incike, ni umuntu utagize icyo yimarira mu buzima bwe.’ Mu bana be, nta n’umwe uzicara ku ntebe ya Dawudi, ngo aganze ku butegetsi muri Yuda.» Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu! Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke. Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.» Ni koko, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri», ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.» Ku byerekeye abahanuzi: Nashengutse umutima, ndatengurwa ingingo zose; nahindutse nk’umusinzi, boshye umuntu wishwe na divayi, kubera Uhoraho n’amagambo ye matagatifu. Mu gihugu, bose ni abasambanyi; igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo; none inzuri zo mu butayu zagwengeye; nta kindi kibashishikaje uretse ikibi, n’umwete wo gusenya. Abahanuzi n’abaherezabitambo barahumanye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bigera n’aho nsanga ubugome bwabo mu ngoro yanjye. None rero, inzira yabo izazamo ubunyereri, bazimirire mu mwijima, maze bahagwe. Umwaka wo kubiryozwa nugera, nzabaterereza amakuba — uwo ni Uhoraho ubivuze! Mu bahanuzi bo muri Samariya nahabonye ibintu biteye ishozi: bahanura mu izina rya Behali, bakayobya umuryango wanjye Israheli. Ariko mu bahanuzi b’i Yeruzalemu, ho nahabonye amahano arushijeho: bohotse mu busambanyi, batsimbarara ku kinyoma kandi bashyigikira abagizi ba nabi, ku buryo nta n’umwe ushobora kuzibukira ubugome bwe. Bose bambereye nk’abantu ba Sodoma, abaturage ba Yeruzalemu bameze nk’ab’i Gomora. Ni yo mpamvu Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya kuri abo bahanuzi: Ngiye kubagaburira ibamba, mbuhire amazi aroze, kuko mu baherezabitambo b’i Yeruzalemu, ari ho haturuka ubugome bwanduza igihugu cyose. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimwime amatwi amagambo y’ibinyoma; abo bahanuzi bahanura! Babigisha ibyo umutima wabo wihimbiye, nta bwo bituruka mu kanwa k’Uhoraho. Batinyuka kubwira abasuzugura ijambo ry’Uhoraho, ngo «Mwebwe byose bizabahira!» Naho umuntu wese ukomeje kunangira umutima, bakamubwira ngo «Nta cyago kizagutera!» Ese hari uwigeze ajya mu nama y’Uhoraho, ngo yitegereze kandi yumve ijambo rye? Ni nde witondeye ijambo rye maze akaryumva? Nguwo umuhengeri w’Uhoraho, uburakari bwe buragurumanye, umuyaga w’ishuheri uriho urahuhera ku mitwe y’abanyabyaha. Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira mbere y’uko asohoza umugambi yiyemeje: muzabisobanukirwa neza mu minsi iri imbere! Bariya bahanuzi sinigeze mbatuma, ariko bariruka hose! Sinigeze mvugana na bo, ariko barahanura! Iyo baba mu nama yanjye, bari kugeza ku muryango wanjye amagambo nivugiye, bakabatoza kuzibukira imyifatire yabo mibi n’ibikorwa byabo by’ubugome! Ese naba ndi Imana y’abandi bugufi gusa? — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze abandi kure simbabere Imana? Ubwo se umuntu yashobora kwihisha ahiherereye — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze jye simubone? Ni ko se, si jye wuzuye ijuru n’isi? Uwo ni Uhoraho ubivuze! Numvise uburyo abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga ngo «Nabonekewe mu nzozi! Nabonekewe mu nzozi!» Ibyo bizagarukira he? Ubwo se abo bahanuzi bahanura ibinyoma bafite ubwenge buzima? Ibyo bahanura ni amahomvu bihimbiye! Iyo barotorerana izo nzozi zabo, baba bagamije kwibagiza izina ryanjye mu muryango wanjye, nk’uko abasekuruza baryibagiwe kubera Behali. Umuhanuzi warose, narotore inzozi ze, ariko ufite ijambo ryanjye, naritangaze uko rimeze! Ese umurama uhuriye he n’ingano? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ijambo ryanjye se ntirimeze nk’umuriro, cyangwa inyundo imenagura urutare? None rero, ngiye guhagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bakingakingana amagambo yanjye. Nzahagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bafite akarimi karyohereye ko kuvuga ibyabo. Ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi zoshya — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakazirotora, maze ibinyoma byabo n’amahomvu yabo akayobya umuryango wanjye. Jyewe sinabohereje kandi sinigeze ngira icyo mbasaba, nta cyo bamariye uriya muryango. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nihagira umuntu wo mu muryango, yaba umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo, wakubaza ngo «Umuzigo w’Uhoraho ni uwuhe?» uzamusubize uti «Ni mwebwe muzigo, kandi ngiye kubatererana — Uwo ni Uhoraho ubivuze!» Kandi nihagira umuhanuzi, umuherezabitambo, cyangwa undi wo mu muryango uvuga ngo «Mbega umuzigo uremereye Uhoraho yatugeretseho!» uwo muntu nzamwikoma hamwe n’urugo rwe. Dore rero ibyo muzajya mubwirana: «Uhoraho ashubije iki? Uhoraho atangaje iki?» Naho iryo jambo «Umuzigo w’Uhoraho», ntimuzongere kurihingutsa ukundi. Nta wundi muzigo wa buri muntu, uretse ijambo rye bwite, kuko muhindanya amagambo y’Imana nzima, Uhoraho Umugaba w’ingabo akaba n’Imana yacu. Dore ibyo uzabwira umuhanuzi: «Uhoraho agushubije iki? Uhoraho atangaje iki?» Ariko nimuvuga ngo «Umuzigo w’Uhoraho», kandi narababujije kuvuga mutyo, nzabikorera, maze mbajugunye kure yanjye, hamwe n’umugi nabahaye mwebwe n’abasekuruza banyu. Nzabambika ikimwaro ubuziraherezo; umugayo uzabokama, kandi ntibizibagirana. Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni. Igitebo kimwe cyarimo imbuto z’umutini nziza cyane zatanze izindi guhisha, ikindi kirimo imbuto mbi cyane ku buryo zitashoboraga kuribwa. Nuko Uhoraho arambaza ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona imbuto z’umutini. Inziza zirasa neza cyane, naho imbi zirasa nabi cyane ku buryo zidashobora kuribwa.» Nuko Uhoraho arambwira ati «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya. Mbarebana umutima ukeye, kandi nzabagarura muri iki gihugu; nzabubakira kandi sinzongera kubatsemba ukundi; nzabakomeza, ubutazongera kubarimbura ukundi. Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima. Nyamara ariko, uko bagenza imbuto mbi z’umutini, imbuto mbi zigeze aho zidashobora kuribwa — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni ko nzagenzereza Sedekiya, umwami wa Yuda, abatware be bose n’abasigaye muri Yeruzalemu bose, abasigaye muri iki gihugu bose, hamwe n’abatuye mu gihugu cya Misiri bose. Nzabagirira ibya mfura mbi, mbatangeho urugero ruzakangaranya ingoma zose zo ku isi. Ahantu hose nzabatatanyiriza, bazaba iciro ry’imigani n’urw’amenyo, babatuke kandi babahindure ruvumwa. Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye, bo n’abasekuruza babo.» Dore ijambo ryabwiwe Yeremiya ryerekeye umuryango wa Yuda wose, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo kandi hari mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni. Iryo jambo rero, umuhanuzi Yeremiya aritangariza abantu ba Yuda bose, n’abaturage bose ba Yeruzalemu, agira ati «Kuva mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya mwene Amoni, umwami wa Yuda, kugeza aya magingo, ni ukuvuga igihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu, nashyikirijwe ijambo ry’Uhoraho nanjye ndibabwira ubutitsa, ariko mwe ntimwanyumva. Uhoraho ntiyahwemye kuboherereza abagaragu be bose b’abahanuzi, ariko ntimwabumva, ntimwirirwa mutega amatwi kugira ngo mubumve. Uhoraho yarababwiye ati ’Nimwihane imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu by’ubugome, bityo muzatura mu gihugu Uhoraho yabahaye kuva kera na kare, mwebwe n’abasekuruza banyu. Ntimukiruke inyuma y’ibigirwamana kugira ngo mubikorere cyangwa mubipfukamire, nimureke kundakaza mukora nabi, nanjye sinzabakura.’ Ariko nta bwo mwumvise — uwo ni Uhoraho ubivuze — ahubwo mwarandakaje, ari na byo byago byanyu, mukomeza gukora nabi. None rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Kubera ko mutumvise amagambo yanjye, ngiye gukoranya imiryango yose yo mu majyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuzempuruze umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, hamwe n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba ubudasubirwaho; iwabo hazahinduka ahantu hateye ubwoba; mbese hazabe itongo ubuziraherezo. Ntihazongera kumvikana urusaku rw’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe cyangwa imbyino y’umugeni; ntihazumvikana ijwi ry’urusyo kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara. Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo n’ahantu hateye ubwoba, kandi bazagaragire andi mahanga mu gihe cy’imyaka mirongo irindwi. Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahagurukira umwami w’i Babiloni n’iri hanga kubera ibyaha byabo — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndetse n’igihugu cy’Abakalideya na cyo, nzagihindure itongo ubuziraherezo. Amagambo yose maze kuvugira kuri iki gihugu nzayuzuza, hamwe n’ibyanditswe muri iki gitabo byose. Dore ibyo Yeremiya yahanuye byerekeye amahanga yose, (kuko na bo bazakandamizwa n’amahanga menshi, ndetse n’abami b’ibihangange.) Koko rero, jyewe Uhoraho nzabaryoza ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo. Dore ibyo Uhoraho, Imana ya Israheli yambwiye: «Akira iyi nkongoro ya divayi iri mu kiganza cyanjye, ni divayi y’uburakari, maze uzayihe amahanga yose nzakoherezamo. Bazanywa, badandabirane, basaragurike babitewe n’inkota nzahura muri bo rwagati.» Nakiriye iyo nkongoro yari mu kiganza cy’Uhoraho, maze nyiha amahanga yose Uhoraho yari yanyoherejemo: ari yo Yeruzalemu, imigi ya Yuda, abami bayo n’abatware bayo; kugira ngo aho hose harimbuke, hasigare ari ahantu hateye ubwoba n’urugero rw’ibyavumwe — mbese nk’uko bimeze ubu! Bazakurikirwa na Farawo, umwami wa Misiri, abagaragu be, abatware be n’imbaga ye; ab’uruvange rw’amoko yose n’abami bose bo mu gihugu cya Uzi; abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisiti: uw’i Ashikeloni, Gaza, Ekironi n’abasigaye bo muri Ashidodi; abo muri Edomu, i Mowabu, n’Abahamoni; abami bose b’i Tiri n’i Sidoni, n’abami bose bo mu ntara yo hakurya y’inyanja; ab’i Dedani, i Tema, i Buzi, n’Abogoshe imisaya; Abarabu n’abami babo bose, abami bose b’uruvange rw’amoko atuye mu butayu; abami bose bo muri Zimuri, abami bose ba Elamu, abami bose b’Abamedi; abami bose bo mu majyaruguru, ari aba hafi ari n’aba kure buri muntu azagira igihe cye; mbese ingoma zose zo ku isi, (maze umwami wa Sheshaki abaheruke.) Uzababwira uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimunywe, musinde! Muruke, mugwe ubutabyuka kubera inkota mbahuyemo. Nibanga kwakira iyo nkongoro iri mu kiganza cyawe ngo bayinyweho, uzababwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muzayinywaho ntakabuza.’ None se ko ngiye guteza amakuba mpereye ku mugi witiriwe izina ryanjye, mwebwe mwarokoka mute? Oya, ntimuzarokoka, kuko ngiye kwahura inkota mu baturage bose bo ku isi. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze!» Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti «Uhoraho ararakaye cyane, aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi. Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye, aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu. Urusaku rwageze no ku mpera z’isi; Uhoraho ashoje urubanza arega amahanga, araburanya icyitwa ikinyamubiri cyose, maze abanyabyaha abagabize inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze!» Uhoraho Umushoborabyose avuze atya: Ibyago bizava mu muryango bijya mu wundi, kandi inkubi y’umuyaga ituruke mu mpera z’isi. Kuri uwo munsi, abo Uhoraho azaba yishe ntibazaririrwa; ntibazakoranywa kugira ngo bahambwe, ahubwo bazaba ifumbire y’ubutaka. Bashumba, nimuboroge kandi mutabaze! Nimwikurunge hasi, mwebwe batware b’ubushyo, kuko igihe cyanyu cyo kwicwa cyageze, muzabagwa ak’ibisekurume by’intama. Nta buhungiro bw’abashumba, nta bwihisho abatware b’ubushyo bazabona. Abashumba barataka, abatware b’ubushyo bakaboroga, kuko Uhoraho yatsembye inzuri zabo. Ibiraro byarimo amahoro, byasenyutse kubera uburakari bw’Uhoraho. Baragiye ak’intare itaye indiri yayo; igihugu cyabo cyabaye amatongo kubera inkota kirimbuzi n’ubukana bw’uburakari bwe. Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya, ati «Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. Ahari wenda bazumva, maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. Uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’» Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata, bavuga bati «Wiciriye urwo gupfa! Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ’Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke, ushiremo abaturage bawo!’» Ubwo bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho. Abatware ba Yuda bumvise iyo nkuru, bava ibwami bajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze bicara mu irebe ry’Umuryango Mushya w’Ingoro. Abaherezabitambo n’abahanuzi ni ko kubwira abatware n’umuryango wose, bati «Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.» Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose, ati «Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi ibyo namwe mwiyumviye. Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. Naho jyewe, ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe, kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.» Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi, bati «Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa: yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.» Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho, bati «Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’ Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.» Hari n’undi muntu wahanuraga mu izina ry’Uhoraho: ari we Uriyahu, mwene Shemayahu, w’i Kiriyati‐Yeyarimu. Yavugiye kuri uyu mugi no kuri iki gihugu, amagambo asa n’aya Yeremiya; nuko umwami Yoyakimu, abasirikare be, n’abatware be babyumvise, bashaka kumwica. Uriyahu abimenye agira ubwoba, ahungira mu Misiri. Ariko umwami Yoyakimu yohereza abantu mu Misiri; hagenda Elinatani mwene Akubori n’abandi bagera mu Misiri. Bakuye Uriyahu mu Misiri bamuzanira umwami Yoyakimu, aramwica maze intumbi ye ayijugunya mu rwobo bahambagamo rubanda. Yeremiya we, yari ashyigikiwe na Ahikamu mwene Shafani, ni yo mpamvu atagabijwe abahigiraga kumwica. Sedekiya mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, agira ati «Shaka ibiziriko n’ingeri z’ibiti, ubyishyire ku ijosi; maze ubyoherereze umwami wa Edomu, uwa Mowabu, uw’Abahamoni, uwa Tiri n’uwa Sidoni. Bizajyanwa n’intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya, umwami wa Yuda. Uzabatume kuri ba shebuja, uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Muzabwire ba shobuja, muti: Ni jye waremye isi, n’abantu, n’inyamaswa ziyiriho, mbikesheje imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye, maze nyiha uwo nihitiyemo. Na n’ubu rero, ibi bihugu mbigabiye umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba, ndazimweguriye zimukorere’. (Amahanga yose azamuyoboka, umuhungu we, n’umwuzukuru we, ariko igihe cyagenwe nikimara kugera, amahanga akomeye n’abami b’ibihangange bazamutsinda.) Igihugu cyangwa umuryango bizanga kuyoboka Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ngo byemere uburetwa bwe, nzabyahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzatuma abarimbura, uwo ni Uhoraho ubivuze. Naho mwebwe, nimwime amatwi abahanuzi banyu, abapfumu banyu, ababasobanurira inzozi, abacunnyi n’abanyamayeri banyu, kuko bababeshya babizeza ko mutazagaragira umwami w’i Babiloni. Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma muva mu gihugu cyanyu. Ni koko, nzabatatanya maze murimbuke. Nyamara ariko, igihugu kizemera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, kikamukorera, nzakirekera ku butaka bwacyo kibeho mu mahoro, kizanabutureho. Uwo ni Uhoraho ubivuze!» Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, mutangarije ibi bikurikira: «Emera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, umuyoboke n’abe bose, bityo uzabaho. Ni kuki wakwemera gupfa, wowe n’umuryango wawe, mukarimburwa n’inkota, inzara n’icyorezo nk’uko Uhoraho yabyemeje ku gihugu kizanga kuyoboka umwami w’i Babiloni? Nimwime amatwi abahanuzi babemeza ko mutazigera mugaragira umwami w’i Babiloni. Ibyo babahanurira ni ibinyoma. Sinigeze mbohereza — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma; ni yo mpamvu nzabatatanya, mukarimbuka, mwebwe n’abahanuzi babahanurira.» Abaherezabitambo n’uwo muryango wose, ndababwiye nti «Uhoraho avuze atya: Nimwime amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho by’Ingoro y’Uhoraho biri i Babiloni bizahita bigarurwa bidatinze. Ibyo babahanurira ni ibinyoma; ntimukabumve na gato. Nimukorere umwami w’i Babiloni, bityo muzabaho. Ni kuki mwashaka ko uyu mugi wahinduka itongo? Niba ari abahanuzi, bakaba bifitemo ijambo ry’Uhoraho, nibinginge Uhoraho Umugaba w’ingabo, kugira ngo ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu bitajyanwa i Babiloni. Ni koko, Uhoraho, afite ijambo ku byerekeye inkingi, ikizenga cy’amazi, ibitereko n’ibindi bikoresho bikiri muri uyu mugi, mbese ibikoresho byose Nebukadinetsari atatwaye igihe ajyanye bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, akamuvana i Yeruzalemu amujyana i Babiloni, hamwe n’abanyacyubahiro bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu. Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya ku byerekeye ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu: bizajyanwa i Babiloni bihagume kugeza umunsi nzabyitaho — uwo ni Uhoraho ubivuze — icyo gihe ni ho nzabizamura, nkabigarura aha hantu.» Muri uwo mwaka, Sedekiya, umwami wa Yuda, amaze kwima, ubwo hari mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, nuko umuhanuzi Hananiya mwene Azuru ukomoka i Gibewoni ambwirira mu Ngoro y’Uhoraho, mu maso y’abaherezabitambo na rubanda bose, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya: Nciye uburetwa bw’umwami w’i Babiloni! Nihashira imyaka ibiri, uko bukeye, nzajya ngarura aha hantu ibikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yahakuye akabijyana i Babiloni. Kandi nzagarura aha hantu, Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abantu ba Yuda bose bajyanywe bunyago i Babiloni, kuko nyine nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babiloni. Uwo ni Uhoraho ubivuze!» Umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abaherezabitambo n’imbaga yose yari ihagaze mu Ngoro y’Uhoraho, amubwira ati «Amen! Uhoraho nabigenze atyo! Narangize amagambo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho by’Ingoro biri i Babiloni, n’abantu bose bahajyanywe bunyago. Nyamara ariko tega amatwi iri jambo ngiye kukubwira wowe n’umuryango wose: Kuva kera na kare, abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo. Ariko niba umuhanuzi mu guhanura kwe amenyesha amahoro, azemerwa ko yoherejwe n’Uhoraho koko igihe ibyo yavuze bizagaragara!» Nuko umuhanuzi Hananiya afata za ngeri z’ibiti zari ku ijosi rya Yeremiya, arazivuna, maze avugira imbere ya rubanda rwose, ati «Uhoraho avuze atya: imyaka ibiri nishira, uko bukeye, ni uko nzaca uburetwa bwa Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, nkabuvana ku ijosi ry’amahanga yose.» Nuko Yeremiya aragenda. Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna bya biti byari ku ijosi rya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ubwire Hananiya, uti ’Uhoraho avuze atya: Ingeri z’ibiti wazivunnye; none zisimbuze iz’icyuma. Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ingoyi y’icyuma ni yo nzabohesha amahanga yose kugira ngo agaragire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; azamukorera, ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba ndazimweguriye.’» Umuhanuzi Yeremiya ni ko kubwira Hananiya, ati «Hananiya, tega amatwi: Uhoraho ntiyakohereje; ni wowe utuma uyu muryango wiringira ibinyoma. Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Ngiye kuguca ku isi, uyu mwaka uzapfa, kuko watoje imbaga kugomera Uhoraho.» Nuko umuhanuzi Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka. Dore amagambo akubiye mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, akayoherereza abakuru b’umuryango bose mu bajyanywe bunyago, abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, akabajyana i Babiloni. Ibyo byabaye igihe umwami Yekoniya, umugabekazi n’ibyegera by’ibwami, abatware ba Yuda na Yeruzalemu, abacuzi n’abanyabukorikori bari bamaze kuva i Yeruzalemu. Iyo baruwa yajyanywe na Eleyasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya, umwami wa Yuda yari yohereje i Babiloni, abatumye kuri Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni. Yari iteye itya: «Dore ibyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli abwiye abajyanye bunyago i Babiloni bose, bavuye i Yeruzalemu: Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani murye imbuto zabwo, nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, mushyingire abasore n’inkumi zanyu na bo bunguke abahungu n’abakobwa. Aho muri mwororoke, ntimukagabanuke bibaho! Nimuharanire amahoro y’umugi mwajyanywemo bunyago, kandi muwusabire kuri Uhoraho kuko amahoro yawo ari ayanyu. (8–9 ) Nyamara Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Ntimukemere ko abahanuzi n’abapfumu bari muri mwe bababeshya, ntimukite ku nzozi murota; ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma — uwo ni Uhoraho ubivuze — sinigeze mbatuma. Kuko Uhoraho avuze atya: Imyaka mirongo irindwi nishira muri i Babiloni, nzabitaho maze nuzuze amasezerano yanjye yo kubagarura aha hantu. Jyewe nzi imigambi nabagiriye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera. Nimunyiyambaza kandi mukaza kunsenga, nanjye nzabumva. Nimunshakashaka muzambona. Nimunshakashake mubikuye ku mutima, nzabareka mumbone — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzabahumuriza, mbakoranye mbakuye mu mahanga n’ahantu hose nabatatanyirije — uwo ni Uhoraho ubivuze — mbagarure aho nabakuye nkabajyana bunyago. Ni koko muravuga muti ’Uhoraho yadutumyeho abahanuzi i Babiloni.’ Ni koko, dore ibyo Uhoraho abwiye umwami wicaye ku ntebe ya Dawudi, n’abantu bose bagituye muri wa mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe bunyago hamwe namwe: Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, nzabagenzereza uko bagira imbuto z’imitini zaboze, zikaba mbi ku buryo zidashobora kuribwa. Nzabakurikirana n’inkota, inzara n’icyorezo, mbagire urugero rw’abavumwe bose bo ku isi; nzabahindura itongo riteye ubwoba. Mu mahanga yose nzabatatanyirizamo bazahinduka iciro ry’imigani, kuko banze kumva amagambo yanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ntarahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, nyamara bo, ntibanyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze. Naho mwebwe, abajyanywe bunyago, nkabirukana i Yeruzalemu mukajya i Babiloni, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Akabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Maseya, bihaye kubahanurira ibinyoma mu izina ryanjye: Nzabagabiza Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, abatsembere mu maso yanyu. Abajyanywe bunyago bose bari i Babiloni bizabaviramo umuvumo, kuko bazavuga bati ’Uhoraho azakugenzereze uko yahannye Sedekiya na Akabu, batwitswe n’umwami w’i Babiloni!’ Icyaha cyabo, ni uko bakoze ishyano muri Israheli: basambanije abagore ba bagenzi babo, biha guhanura ibinyoma mu izina ryanjye kandi ntarabibatumye. Jye ndabizi, mbibereye n’umuhamya. Uwo ni Uhoraho ubivuze!» (Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:) Uzabwire Shemayahu w’i Nahalamu, uti «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Woherereje umuryango wose uri i Yeruzalemu, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, n’abaherezabitambo bose, amabaruwa wiyandikiye ubwawe uvuga ngo ’Uhoraho ni we wagushyize mu mwanya w’umuherezabitambo Yehoyada, kugira ngo ugenzure umuntu wese uvuga amahomvu n’uwiha guhanura mu Ngoro, maze umushyire ku ngoyi. None dore nturakarira Yeremiya w’i Anatoti wiha guhanurira muri mwe, kandi yaratwandikiye turi i Babiloni avuga ngo: Uburetwa buzashira kera! Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani, maze murye imbuto zabwo.’... » Iyo baruwa ya Shemayahu, umuherezabitambo Sefaniya ayisomera umuhanuzi Yeremiya. Nuko Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, ati «Oherereza abantu bose bajyanywe bunyago ubu butumwa Uhoraho avuze kuri Shemayahu w’i Nahalamu, ati ’Kubera ko uwo mugabo yihaye kubahanurira kandi ntaramwohereje, akiha kubabeshyeshya ibinyoma, nzamuhagurukira, we n’abamukomokaho. Nta n’umwe muri bo uzagira umwanya muri uyu muryango wanjye kugira ngo anezezwe n’ibyiza nzawukorera. Uwo ni Uhoraho ubivuze! None se si we watoje abantu kwivumbura kuri Uhoraho?’» Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye. Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagandure Israheli umuryango wanjye; yo na Yuda mbagarure mu gihugu nahaye abasekuruza babo, bazagihabweho umurage.» Dore amagambo Uhoraho yavuze kuri Israheli no kuri Yuda: Uhoraho agize ati «Turumva induru ziteye ubwoba, igikuba kiracitse, nta mahoro ariho. Nimubaririze, murebe: ese hari igitsinagabo kiramukwa? Ndabona umugabo wese ukomeye akorakora inda ye nk’umugore uramutswe! Mu maso hose hasuherewe, hijimye. Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye, nta wundi usa na wo. Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira. (Uwo munsi — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze — nzamukura ku buretwa bwamushenguraga ijosi, ingoyi zabwo nzicagagure; yoye kuzongera guhakwa n’abanyamahanga ukundi. Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.) Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba, Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa. Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke; nta n’uzamutera ubwoba bibaho. Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize, — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo, ariko wowe sinzagutsemba. Ahubwo nzaguhana uko bikwiye, kuko sinakureka ntaguhannye. Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero, muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze — Nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho! Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi; ari na cyo gihano cyawe kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Igikomere cyawe ntigishobora gukira! Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. Cyakora abakurimbura bose, na bo bazashirira ku icumu, abanzi bawe bose bazajyanwa bunyago, abakunyaga na bo bazanyagwa, abagusahura na bo bazasahurwa. Kuko nzakuvura, nkagukiza ibikomere byawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe bitaga «Igicibwa», na «Siyoni itagira uyitaho.» Uhoraho avuze atya: Nzavugurura amahema ya Yakobo, abayatuye mbagirire impuhwe: buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo, na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo. Abantu bazavuza impundu zo gushimira, ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo. Nzabaha kororoka ubutazagabanuka, nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa. Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye, umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye, maze mpane ababashikamiraga bose. Umwami wabo azaba ari umwe muri bo, umutware wabo azabakomokemo, kandi nzamuzane mwiyegereze. Ni nde rero watinyuka kunyegera? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana. Dore umuhengeri uraje, ni uburakari bw’Uhoraho, inkubi y’umuyaga igiye guhuherera ku mutwe w’abanyabyaha. Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira atamaze kurangiza umugambi yiyemeje. Ibyo muzabisobanukirwa neza hanyuma. Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango. Uhoraho avuze atya: Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni. Israheli igiye kwiruhutsa. Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure, agira ati «Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza. Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli. Uzasubirana ingoma zawe, maze ushagarwe n’abantu bari mu birori. Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.» Koko, hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati «Duhaguruke! Tuzamuke i Siyoni; dusange Uhoraho Imana yacu.» Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime, mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!» Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Baje barira, bantakira ngo ’Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye. Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho, muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti «Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije, azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.» Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira, kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga. Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni; bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho: ingano, divayi nshyashya n’amavuta, amatungo magufi n’amaremare. Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza, ntibazongera kunanirwa ukundi. Ubwo inkumi zizabyina zidagadure, kimwe n’abasore n’abasaza. Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze, abagowe mbahe kwidagadura. Abaherezabitambo nzabahaza ku nyama z’urugimbu, n’umuryango wanjye nzawuhaze ibyiza byanjye.» Uwo ni Uhoraho ubivuze! Uhoraho avuze atya: I Rama harumvikanira ijwi ry’amaganya n’imiborogo ikomeye: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.» Uhoraho avuze atya: Rekeraho wikomeza kuganya, hanagura amarira ku maso yawe! Uhawe ingororano y’umubabaro wawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka bave mu gihugu cy’abanzi. Mu gihe kizaza cyuzuye amiringiro — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo. Numvise neza amaganya ya Efurayimu, agira ati «Warampannye ndabyemera nk’ikimasa cyananiranye; ngarura maze mbone ubugaruka, kuko wowe Uhoraho, uri Imana yanjye. Koko rero, maze kugutera umugongo, nisubiyeho, narisuzumye none nikubise agashyi, naramwaye, nkorwa n’isoni; ni koko, nari mfite umugayo mu busore bwanjye. None mbonye ingaruka zabyo.» — Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze. Shinga ibimenyetso ku nzira yawe, urore neza umuhanda wanyuzemo. Israheli, mwari w’isugi, garuka hano, garuka usange imigi yawe! Uzarekeraho kubwerabwera ryari, mwari wigize ishyano? Uhoraho ariho ararema ibintu bishyashya ku isi: umugore arashakashaka umugabo we. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimara kubagandura, mu gihugu cya Yuda no mu migi yacyo bazongera bavuge bati «Uhoraho naguhe umugisha, wowe kibanza cy’ubutabera ukaba n’umusozi mutagatifu!» Abahinzi n’aborozi bose bazatura hamwe muri Yuda no mu migi yayo. Nzahembura abishwe n’inyota, kandi ndamire abanyantege nke bose. Icyo gihe, ni bwo nakangutse, maze numva nasinziriye neza. Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze inzu ya Israheli n’iya Yuda nzazigwizemo abantu n’amatungo. Nk’uko nabahagurukiye ngira ngo mbarandure, mbahirike, mbasenye, mbatsembe kandi mbagirire nabi, ni ko nzabahangaho amaso ngira ngo nubake kandi ntere imbuto. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Icyo gihe, ntibazongera kuvuga ngo «Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe.» Oya, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite; kandi urya imizabibu idahishije, amenyo ye bwite ni yo azamungwa. Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi. Uhoraho Umugaba w’ingabo, we waremye izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa, agashyiraho ukwezi n’inyenyeri mu mwanya wabyo kugira ngo bimurikire ijoro, akaba ari we utera inyanja kwivumbagatanya, imivumba igahogera, avuze atya: Ayo mategeko asanzwe agenga ijuru n’isi aramutse ahindutse — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo n’inkomoko ya Israheli yareka burundu kuba igihugu mu maso yanjye! Uhoraho agize ati «Nihagira ushobora gupima aho ijuru rigarukira, agatahura aho inkingi z’isi zitereye, icyo gihe nanjye nzabona gutererana inkomoko ya Israheli kubera ibyo yakoze byose» — uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umugi wongere wubakirwe Uhoraho, guhera ku munara wa Hananeli kugeza ku irembo ry’Iguni. Hanyuma umugozi wo kugeresha uzongere uramburwe neza kugera ku musozi wa Garebi, maze uzazenguruke ugana i Gowa. Ikibaya cyose cy’intumbi n’ivu ry’ibinure, n’imirima yose yerekeye ku kibaya cya Sedironi, kugeza ku iguni ry’irembo ry’Amafarasi ahagana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho; ntihazongera gusenywa bibaho. Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya mu mwaka wa cumi Sedekiya, umwami wa Yuda, ari ku ngoma; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Nebukadinetsari. Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babiloni zari zigose Yeruzalemu, naho umuhanuzi Yeremiya afungiye mu gikari cy’ingoro y’umwami wa Yuda. Sedekiya, umwami wa Yuda, yari yamufunze amwihaniza ati «Ni kuki uhanura ngo Uhoraho avuze atya: Ngiye kugabiza uyu mugi umwami w’i Babiloni maze awigarurire. Sedekiya, umwami wa Yuda, ntazava mu maboko y’Abakalideya; umwami w’i Babiloni azamuta muri yombi, amuvugishe imbonankubone kandi bahanganye amaso. Sedekiya azajyanwa i Babiloni agumeyo, kugeza igihe nzamutabarira — uwo ni Uhoraho ubivuze. Kandi nimugerageza kurwanya Abakalideya, ntimuzabatsinda.» Dore rero inkuru ya Yeremiya: Uhoraho yarambwiye ati «Hanameli mwene Shalumi so wanyu, azagusanga akubwira ati ’Gura umurima wanjye uri Anatoti, kuko ufite uburenganzira bwo kuwugura.’» Nk’uko Uhoraho yari yabivuze, Hanameli mwene data wacu yansanze mu gikari cy’inzu y’imbohe, arambwira ati «Ndakwinginze, ugure umurima wanjye uri i Anatoti, mu gihugu cya Benyamini; kandi kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwugura, uwigurire.» Ubwo nahise numva ko ari ijambo ry’Uhoraho. Naguze rero uwo murima na Hanameli mwene data wacu, umurima wari i Anatoti, mubarira amasikeli cumi n’arindwi ya feza. Nanditse inyandiko y’amasezerano ndayifunga, nshyiraho ikashe yanjye imbere y’abagabo nari natumiye, maze mupimira feza ku munzani. Nafashe inzandiko z’ubuguzi, ari urwari rufunze bikurikije amategeko, ari n’urwari rufunguye, nziha Baruki mwene Neriya wa Mahiseya; mbikorera imbere ya Hanameli mwene data wacu, imbere y’abagabo bashyize umukono kuri izo nyandiko z’ubuguzi, n’imbere y’Abayuda bose bari mu gikari cy’inzu y’imbohe. Mu maso yabo nategetse Baruki, nti «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Fata izi nyandiko z’ubuguzi, ari uru rufunze, ari na ruriya rudafunze, uzishyire mu kibindi gihiye neza kugira ngo zitazangirika. Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Inzu, imirima n’imizabibu yo muri iki gihugu, bizongera bigurwe.» Namaze guha Baruki mwene Neriya inyandiko z’ubuguzi, ntakambira Uhoraho, ngira nti «Uhoraho Mana, ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga nyinshi n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Kuri wowe nta kidashoboka! Ugaragariza ubuntu bwawe ibisekuruza ibihumbi, ariko ibicumuro by’ababyeyi ukabihanira abana babo. Wowe, Mana y’igihangange, izina ryawe ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo! Imigambi yawe irahebuje kandi urangwa n’ibikorwa bikomeye. Witegereza imyifatire ya buri muntu, maze buri wese ukamuhemba ibihwanye n’imyifatire ye, mbese ibikwiranye n’ibikorwa bye! Wigaragaje mu gihugu cya Misiri, uhakora ibitangaza n’ibimenyetso bikiratwa muri Israheli no mu bantu bose kugeza na n’ubu; bityo wihesheje izina ry’ikirangirire, nk’uko bigaragara muri iki gihe. Wakuye umuryango wawe mu gihugu cya Misiri wifashishije ibimenyetso by’ibitangaza, n’imbaraga z’ukuboko kwawe, bituma bose bashya ubwoba. Hanyuma wabahaye iki gihugu wari wararahiriye abasekuruza babo ko uzakibegurira, igihugu gitemba amata n’ubuki. Baraje bagituramo, ariko ntibumva ijwi ryawe, ntibakurikiza amategeko yawe, ntibagira icyo bakora mu byo wabategetse, ni bwo ubagushijeho aya makuba yose. Dore abanzi bacu barunze igitaka iruhande rw’inkike z’umugi bazuririraho badutera; none kubera inkota, inzara n’icyorezo, umugi ugiye gutabwa mu maboko y’Abakalideya bawurwanya. Iryo wavuze riratashye kandi nawe urabiruzi. Nyamara, Nyagasani Mana, ni wowe wambwiye uti ’Tanga feza ugure uwo murima kandi ubitorere abagabo’, none umugi ushyizwe mu maboko y’Abakalideya!» Nuko Uhoraho abwira Yeremiya ati «Jyewe Uhoraho, ndi Imana y’icyitwa ikinyamubiri cyose, ni iki kitanshobokera? None rero — uwo ni Uhoraho ubivuze — uyu mugi ngiye kuwugabiza Abakalideya na Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze azawufate. Abakalideya bagose uyu mugi bazawinjiramo bawutwike; ukongokane n’ibisenge by’amazu batwikiragaho amaturo ya Behali, n’ibyo baturiragaho ibitambo biseswa basenga ibigirwamana kugira ngo banshavuze. Ni koko, kuva mu bwana bwabo, Abayisraheli n’Abayuda bakoze ibyo nanga gusa; Abayisraheli baranshavuje kubera imigenzereze yabo — uwo ni Uhoraho ubivuze. Uyu mugi wanteye uburakari n’umujinya kuva washingwa kugeza na n’ubu! Ngomba rero kuwigiza kure yanjye, kubera ibyaha Abayisraheli n’Abayuda bakoze: baranshavuje ubwabo, n’abatware babo, n’abaherezabitambo n’abahanuzi babo, mbese abantu bose ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu. Banshinganye ijosi ntibandeba n’irihumye; n’ubwo mbigisha ubudahwema ntibumva, ntibakira inyigisho yanjye. Bashyira ibiterashozi byabo mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye, bityo bakayihumanya. Bubakiye Behali urutambiro mu kabande ka Bene Hinomi, kugira ngo batwikire Moleki abahungu babo n’abakobwa babo; ibyo kandi sinigeze mbisaba, sinigeze natekereza gukoresha iryo shyano riyobya Yuda!» None rero, dore ibyo Uhoraho Imana ya Israheli avuze kuri uwo mugi muvuga ko waguye mu maboko y’umwami w’i Babiloni, akoresheje inkota, inzara n’icyorezo: Ngiye kubakoranya, mbakure mu bihugu byose nabatatanyirijemo kubera uburakari bwanjye, umujinya n’ubwivumbagatanye bukabije, mbagarure aha hantu maze mpabatuze mu mahoro. Bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana. Nzabashyiramo ibitekerezo bimwe n’imico imwe, mbatoze kunyubaha iteka ryose, bitume bagira ihirwe, bo n’urubyaro rwabo. Nzagirana na bo isezerano rihoraho, sinzareka kubitaho kugira ngo mbagirire neza; nzabatera kunyubaha mu mutima wabo, maze boye kunyitarura bibaho. Nzashimishwa no kubagirira neza; kandi ni koko, nzabakomeza muri icyo gihugu mbishyizeho umutima wanjye wose n’imbaraga zanjye zose. Ni koko, Uhoraho avuze atya: Nk’uko nateje ibi byago bikomeye uyu muryango, ni na ko nzabagezaho ibyiza narahiriye kuzabaha. Hazagurwa imirima muri icyo gihugu muvuga ngo «Ni amatongo gusa, ntikigira abantu n’amatungo, kandi cyaguye mu maboko y’Abakalideya.» Bazagura iyo mirima batanze feza, bandike inyandiko z’ubuguzi, bazishyireho ikashe babanje gutora abagabo mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, mu migi yo mu misozi, iyo mu mirambi, n’iyo muri Negevu, kuko ngiye kubagarura. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yongera kumubwira ati «Uhoraho, we waremye isi, akayibumba akayikomeza — izina rye rikaba Uhoraho — avuze atya: Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi. Koko rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku mazu y’uyu mugi no ku mazu y’abami ba Yuda: Ayo mazu mwarayashenye, mugira ngo amabuye yayo muyasanishe inkike zirusheho gukomera, mubone uko murinda Abakalideya. Nyamara ntibizabuza uyu mugi kuzura intumbi z’abo nzaba nishe kubera umujinya n’uburakari bwanjye, kuko ntakibitayeho bitewe n’ubugome bwabo. Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano. Yuda na Israheli nzabasubiza agaciro kabo nk’uko bari bameze mbere, nzabahanaguraho ibyaha bari barangiriye byose; nzabagirira imbabazi z’ibyaha byose bankoreye, ubwo banyivumburagaho. Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho. Uhoraho avuze atya: Aha hantu muvuga ko ari itongo ritagira abantu n’amatungo, mu migi ya Yuda no mu mayira yasibye ya Yeruzalemu itakirangwamo abantu, abaturage cyangwa inyamaswa, hazongera humvikane urusaku rw’ibyishimo n’umunezero, indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni, ndetse n’indirimbo z’abazanye ibitambo byo gushimira mu Ngoro y’Uhoraho, bagira bati «Nimusingize Uhoraho Umugaba w’ingabo kuko ari umugwaneza; urukundo rwe rugahoraho iteka!» Ni koko — uwo ni Uhoraho ubivuze — iki gihugu nzakivugurura, gisubire uko cyahoze mbere. Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muri aya matongo atagira abantu n’amatungo no mu migi yaho yose, hazongera hubakwe ibiraro maze abashumba babicyuremo amatungo yabo. Mu migi yo mu misozi n’iyo mu mirambi, mu migi ya Negevu no mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, imikumbi y’intama izongera itambagire imbere ya nyirazo azibare. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu. Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu. Uhoraho avuze atya: Ntihazabura na rimwe muri bene Dawudi, uzicara ku ntebe y’ubwami mu muryango wa Israheli. No mu baherezabitambo b’abalevi ntihazaburamo abazahagarara imbere yanjye, bagatura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, kandi bakantura ibitambo iminsi yose. Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: Uhoraho avuze atya: Nimushobora kwica gahunda nahaye umunsi n’ijoro, maze ntibibere igihe mbishakiye, ni bwo isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawudi rizakuka, yoye kuzagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami. Ibyo bizamera bityo no ku baherezabitambo b’abalevi, ari bo bakozi banjye. Uko ibinyarumuri byo mu kirere badashobora kubibara, n’umusenyi wo mu nyanja ntibashobore kuwupima, ni ko nzagwiza abakomoka kuri Dawudi, umugaragu wanjye n’abalevi bankorera. Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu. Nyamara ariko, Uhoraho avuze atya: Jyewe wagennye gahunda y’umunsi n’ijoro, ngaha amategeko ijuru n’isi, natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe. Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni afatanije n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose byo ku isi yatwaraga, n’amahanga yose, ateye Yeruzalemu n’imigi iyikikije yose. Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo «Genda ubwire ukomeje Sedekiya, umwami wa Yuda, uti ’Uhoraho avuze atya: Uyu mugi, ngiye kuwugabiza umwami w’i Babiloni, maze awutwike. Nawe, ntuzamucika, azagufata, akwigarurire. Wowe n’umwami w’i Babiloni muzahangana amaso, akuvugishe imbonankubone, hanyuma ujyanwe i Babiloni. Nyamara ariko, Sedekiya, mwami wa Yuda, umva ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho avuze ko utazazira inkota. Uzipfira neza, maze bazakose n’imibavu, nk’uko bosheje abakurambere bawe bakubanjirije ku ntebe ya cyami. Bazakuririra bagira bati ’Mbega ibyago, mutegetsi wanjye!’ Ni koko, ni jye ubikweruriye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» Ayo magambo yose, umuhanuzi Yeremiya ayavugira i Yeruzalemu, imbere ya Sedekiya, umwami wa Yuda. Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babiloni zarimo zigota Yeruzalemu n’imigi ya Yuda; naho iya Lakishi na Azeka, yari ikirwana inkundura, kuko ari yo yari isigaye ikomeye mu yindi yose ya Yuda. Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, nyuma y’uko umwami Sedekiya arahije umuryango wari i Yeruzalemu, bakiyemeza kurekura abacakara babo. Buri wese yagombaga kurekura abagaragu be b’Abahebureyi, abagabo n’abagore, bityo ntihagire uwongera guhaka umuvandimwe we w’Umuyuda. Abatware bose n’abandi bose bari biyemeje kurekura abacakara babo, abagabo cyangwa abagore, ntibazongere kubahaka ukundi, barabyubahirije, maze barabarekura. Nyamara ariko, nyuma yaho bisubiyeho, bisubiza abacakara bari barekuye, abagabo n’abagore, bongera kubakoresha nk’abacakara. Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Ni jyewe wagiranye iri sezerano n’abasokuruza banyu, igihe mbakuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: ’Nyuma y’imyaka irindwi, buri muntu muri mwe azarekura umuvandimwe we w’Umuhebureyi uzaba yarishyize mu maboko ye; azakubera umugaragu imyaka itandatu, hanyuma umurekure.’ Ariko abasokuruza banyu ntibabyumvise, nta bwo banteze amatwi. Ariko rero ubu mwebwe mwari mwarigaruye, mukora ibintunganiye: buri wese muri mwe yemera kurekura mugenzi we, bityo mwuzuza indahiro mwagiriye imbere yanjye, mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye. Nyuma ariko, mwageze aho mwisubiraho, musuzugura izina ryanjye, buri muntu asubirana abacakara be, abagabo n’abagore mwari mwararekuye, murongera mubakoresha nk’abacakara banyu. None rero, Uhoraho avuze atya: Nta bwo mwanyumvise ngo buri muntu asubize ubwigenge umuvandimwe, cyangwa mugenzi we. Ubu rero jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubateza inkota, icyorezo n’inzara, maze mbagire ikintu giteye ubwoba ibihugu byose by’isi. Naho abo bantu barenze ku ndahiro bangiriye, nzabatererana, kuko batakurikije amagambo y’isezerano twagiranye, igihe basaturaga cya kimasa mo kabiri bakanyura hagati yacyo. Abategetsi ba Yuda n’aba Yeruzalemu, abatware b’ibwami, abaherezabitambo n’abatuye igihugu bose, mbese abantu bose banyuze hagati y’ibice bibiri bya cya kimasa, nzabagabiza abanzi babo n’ababisha bashaka kubambura ubuzima; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba. Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware be, nzabagabiza abanzi babo n’ababisha bashaka kubambura ubuzima; mbateze ingabo z’umwami w’i Babiloni umaze kubitarura gato. Ngiye guca iteka — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bagaruke kurwanya uyu mugi, bawugote, bawufate, banawutwike. Imigi ya Yuda nzayihindura amatongo, abaturage bayo bayicikemo.» Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku ngoma ya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda: «Jya mu muryango wa Bene Rekabu, uganire na bo, ubazane mu Ngoro y’Uhoraho mu cyumba kimwe, maze ubazimanire divayi banywe.» Ubwo nafashe Yazaniya, mwene Yirimuyahu wa Habakiniya, abavandimwe be bose n’abahungu be bose, mbese umuryango wose w’Abarekabu. Nuko mbajyana mu Ngoro y’Uhoraho, mu cyumba cya Mwene Yohanani mwene Yigidaliyahu, umuntu w’Imana, iruhande rw’icyumba cy’abatware, hejuru y’icya Maseya, mwene Shalumi, umurinzi w’ingoro. Ntereka imbere y’umuryango w’Abarekabu utunoga twuzuye divayi, mbaha ibikombe maze ndababwira nti «Nimunywe divayi.» Ariko bo, baransubiza bati «Ntitunywa divayi kuko umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu yabitubujije, agira ati ’Mwebwe n’abana banyu, ntimuzigere munywa divayi; ntimuzubake inzu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu, muri ibyo byose ntimuzagire icyo mutungamo; ahubwo muzature mu mahema igihe cyose muzaba mukiriho kugira ngo muzashobore kuramba muri iki gihugu mutuyemo.’ Twumviye itegeko twasigiwe n’umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu; ntitwanywa divayi na rimwe, ari twe ubwacu, abagore bacu, abahungu n’abakobwa bacu; ntitwubatse amazu yo guturamo, ntitwigeze dutunga imizabibu, imirima cyangwa imbuto ziribwa; ahubwo twemeye gutura mu mahema. Twarumviye, dukora icyo umukurambere wacu Yonadabu yadutegetse. Cyakora, igihe Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yateraga iki gihugu, ni ho twagize tuti ’Nimuze twinjire muri Yeruzalemu, maze duhunge ingabo z’Abakalideya n’iz’Abaramu!’ Nguko uko twatuye i Yeruzalemu.» Nuko, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Genda ubwire abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu uti ’Ese muzageza ubwo mwemera kandi mugatega amatwi amagambo yanjye? Uwo ni Uhoraho ubivuga. Yonadabu mwene Rekabu yasize abujije abana be kunywa divayi, barabyubahiriza. Bumviye amabwiriza y’umukurambere wabo, ntibigera na rimwe banywa divayi kugeza na n’ubu. Nyamara jyewe wakomeje kubabwira mbihanangiriza ubudahwema, ntimwigeze munyumvira. Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngira nti ’Buri wese nareke imyifatire ye mibi, muvugurure imikorere yanyu, maze mwoye kwiruka inyuma y’izindi mana ngo muzikorere, bityo muzaramba ku butaka nabahaye, mwebwe n’abasokuruza banyu!’ Ariko, ntimwanteze amatwi, ntimwanyumvise. Bene Yonadabu bubahirije amabwiriza basigiwe n’umukurambere wabo, ariko uyu muryango wo, wanze kunyumvira. Ni yo mpamvu Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli agize ati ’Ubu, ngiye guteza Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu ibyago byose nabageneye, kuko nababwiye ntibanyumve, nanabahamagara ntibanyitabe.’» Nuko Yeremiya abwira umuryango wa Bene Rekabu, ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Kubera ko mwubahirije amabwiriza y’umukurambere wanyu Yonadabu, mugakurikiza amategeko ye yose, kandi mugashyira mu bikorwa ibyo yari yabasabye byose, kubera iyo mpamvu, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Muri bene Yonadabu mwene Rekabu, nta na rimwe hazabura abazakomeza gutura kuri iyi si, bagahora imbere yanjye.» Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Fata umuzingo w’igitabo, wandikemo amagambo nakubwiye yose, yerekeye Yeruzalemu, Yuda n’andi mahanga yose kuva umunsi natangiye kukuvugisha, uhereye ku ngoma ya Yoziya, kugeza ubu. Ahari abo mu muryango wa Yuda, nibumva ibibi byose niyemeje kubagirira, bizabatera kugaruka, buri muntu areke imyifatire ye mibi; bityo nzashobore kubababarira ubugome bwabo n’ibyaha byabo.» Nuko Yeremiya yiyambaza Baruki mwene Neriya, akamubwira na we akandika mu gitabo amagambo yose Uhoraho yari yaramubwiye. Hanyuma, Yeremiya yinginga Baruki, ati «Mfite impamvu, sinemerewe kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho. Genda wowe ubwawe, amagambo y’Uhoraho ari muri icyo gitabo nakwandikishije; uyasomere imbaga mu Ngoro ku munsi wo gusiba kurya, uyasomere kandi n’abantu bose bo mu gihugu cya Yuda baturutse mu migi yabo. Ahari wenda byabatera kwinginga Uhoraho, maze buri wese akareka imyifatire ye mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho afitiye uyu muryango, birengeje urugero.» Baruki mwene Neriya akorana umutima mwiza ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamusabye byose; asomera mu Ngoro cya gitabo cyarimo amagambo y’Uhoraho. Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, bahamagaza abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu migi ya Yuda bazaga i Yeruzalemu, kugira ngo basibe kurya imbere y’Uhoraho. Nuko Baruki asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya. Bari mu ngoro, mu cyumba cya Gemariyahu mwene Shafani umunyacyubahiro, mu nkike ya ruguru, ahagana mu mwinjiro w’Umuryango Mushya w’Ingoro y’Uhoraho. Rubanda rwose rwashoboraga kumva. Mikayehu mwene Gemariyahu wa Shafani, amaze kumva amagambo y’Uhoraho yanditse mu gitabo, yaramanutse ajya mu ngoro y’umwami, mu cyumba cy’ubwanditsi, asanga abanyacyubahiro bose ari ho bateraniye. Hari umwanditsi Elishama, Delayahu mwene Shemayahu, Elinatani mwene Akibori, Gemariyahu mwene Shafani, Sedekiya mwene Hananiya, n’abandi banyacyubahiro bose. Mikayehu yabamenyesheje amagambo yose yari yumvise igihe Baruki yayasomeraga rubanda. Nuko abo banyacyubahiro bose batuma kuri Baruki, bamwoherezaho Yehudi mwene Netaya, na Shelemiya mwene Kushi, kumubwira bati «Fata icyo gitabo wasomeye rubanda, maze uze.» Baruki, mwene Neriya, afata icyo gitabo, maze arabasanga. Baramubwira bati «Icara, maze uyadusomere twumve.» Nuko Baruki arayabasomera. Bamaze kumva amagambo yose, bashya ubwoba, bararebana. Hanyuma babwira Baruki bati «Aya magambo yose tugomba kuyabwira umwami.» Nuko bamwinginga bagira bati «Tubwire ukuntu wanditse aya magambo yose.» Baruki arabasubiza ati «Ni Yeremiya wayambwiraga yose, nanjye nkayandikisha wino muri iki gitabo.» Nuko abo bategetsi babwira Baruki, bati «Genda wihishe, wowe na Yeremiya, ntihagire umuntu umenya aho muri.» Nuko babika icyo gitabo mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, hanyuma basanga umwami iwe, bamutekerereza ibyari byabaye byose. Umwami yohereje Yehudi gushaka icyo gitabo, akizana agikuye mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, maze agisomera umwami n’abatware bose bari bahagaze bamukikije. Umwami yari yicaye mu nzu yabagamo mu gihe cy’itumba; ubwo hari mu kwezi kwa cyenda, imbere ye hakaba hacanye umuriro mu cyotezo. Uko Yehudi yamaraga gusoma ibice nka bitatu cyangwa bine, umwami yabikegeteshaga akuma k’abanditsi, akabijugunya mu muriro hejuru y’icyotezo, kugeza ubwo igitabo cyose gikongotse. Ubwo kandi, ari umwami, ari n’abagaragu be, bumvise ayo magambo yose, ntibagira ubwoba cyangwa ngo bashishimure imyambaro yabo. Nyamara ariko, Elinatani, Delayahu na Gemaliyahu binginze umwami ngo asigeho gutwika icyo gitabo, ariko abima amatwi. Nuko umwami ategeka igikomangoma Yerahameyeli, Serayahu mwene Aziriyeli na Shelemiyahu mwene Abudeyeli ngo bafate umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya. Uhoraho ariko yari yabahishe. Umwami amaze gutwika igitabo cyarimo amagambo Baruki yari yanditse ayabwiwe na Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Fata ikindi gitabo, wandikemo amagambo yose yari yanditse muri cya gitabo cya mbere, Yoyakimu, umwami wa Yuda yatwitse. Naho Yoyakimu, umubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Wowe watwitse cya gitabo unshinja ko nanditsemo ngo umwami w’i Babiloni azaza kuyogoza iki gihugu, atsembe abantu n’inyamaswa! Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro. We ubwe, abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira ibyaha byabo; maze bo ubwabo, abaturage ba Yeruzalemu n’aba Yuda, nzabateze ibyago bikomeye byose nakomeje kubakangisha, ariko bakanga kunyumva.’» Nuko Yeremiya ashaka ikindi gitabo, agiha umwanditsi Baruki mwene Neriya, na we yandikamo ya magambo yose yari mu gitabo cyatwitswe na Yoyakimu, umwami wa Yuda, ayabwirwa na Yeremiya. Haje kandi kongerwaho andi amagambo menshi ateye nk’ayo. Sedekiya mwene Yoziya, yasimbuye Koniyahu mwene Yoyakimu ku ntebe y’ubwami, ari we Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yarimitse mu gihugu cya Yuda. Ariko, ari we, ari abagaragu be, ari n’abaturage b’icyo gihugu, bari barimye amatwi amagambo Uhoraho yavuze yifashishije umuhanuzi Yeremiya wari waratorewe uwo murimo. Umwami Sedekiya yohereza Yukali mwene Shelemiya n’umuherezabitambo Sefaniyahu mwene Maseya, abatuma kuri Yeremiya kumubwira bati «Ndakwinginze, dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu!» Icyo gihe Yeremiya yarishyiraga akizana mu muryango we; yari atarafungwa. Icyo gihe, ingabo za Farawo zari zihagurutse mu Misiri; nuko Abakalideya bari bagose Yeruzalemu, bamenye iyo nkuru, bajya kubatanga imbere. Uhoraho ni ko kubwira umuhanuzi Yeremiya, ati «Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Umwami wa Yuda wabohereje ngo mungishe inama, muzamubwire muti ’Ingabo za Farawo zahagurutse mu Misiri zije kubatabara, zizasubira mu gihugu cyazo cya Misiri. Abakalideya bazagaruka gutera uyu mugi, bawufate maze bawutwike. Uhoraho avuze atya: «Ntimwibeshye mukeka ko Abakalideya bavuye iwanyu ubutazagaruka; nta ho bagiye. N’iyo mwaba mwatsembye ingabo z’Abakalideya zibugarije, inkomere zarokoka zava mu mahema yazo, zigatwika uyu mugi.’» Igihe ingabo z’Abakalideya zavaga mu mugi wa Yeruzalemu zikanze iza Farawo, Yeremiya yasohotse i Yeruzalemu ashaka kujya mu gihugu cya Benyamini, azinduwe no guhabwa umunani mu muryango we. Ageze ku irembo rya Benyamini, ahasanga umutware w’abarinzi witwaga Yiriya mwene Shelemiya wa Hananiya. Uwo murinzi yataye muri yombi umuhanuzi Yeremiya, agira ati «Ugiye mu Bakalideya!» Yeremiya arasubiza ati «Urabeshya, singiye mu Bakalideya!» Nyamara ariko Yiriya ntiyashaka kumwumva, ahubwo aramufata amujyana imbere y’abatware. Abo batware baramurakarira, baramukubita, maze bamufungira mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani yari yarahinduwemo uburoko. Ubwo rero Yeremiya afungirwa mu nzu iri hasi y’izindi, amaramo igihe kirekire. Hanyuma, umwami Sedekiya ategeka ko bamumuzanira. Nuko amujyana iwe rwihishwa, aramubaza ati «Hari ijambo Uhoraho yakubwiye?» Yeremiya arasubiza ati «Rirahari», ndetse yongeraho ati «Ugiye kuzatabwa mu maboko y’umwami w’i Babiloni.» Yeremiya arongera abwira Sedekiya, ati «Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe, n’abagaragu bawe, n’umuryango wawe, kugira ngo mube mwarandoshye mu buroko? Ese ba bahanuzi banyu bari he, bamwe bababwiraga ko mwebwe n’igihugu cyanyu mutagomba kwikanga igitero cy’umwami w’i Babiloni? None rero, mwami, mutegetsi wanjye, wumve neza icyo ngusaba: ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, ntava aho mpapfira.» Umwami Sedekiya ategeka ko bafungira Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, kandi bakajya buri munsi bamuha umugati uguzwe ku muhanda w’abayikora; kugeza ubwo imigati izashira mu mugi. Nguko uko Yeremiya yagumye mu gikari cy’imbohe. Shefatiya mwene Matani, Gedaliyahu mwene Pashuri, Yukali mwene Shelemiyahu na Pashuri mwene Milikiya bumva amagambo Yeremiya yasubiriragamo rubanda rwose. Yaravugaga ati «Uhoraho avuze atya: Umuntu wese uzaguma muri uyu mugi, azicwa n’inkota, n’inzara n’icyorezo; ariko uzawuvamo akayoboka Abakalideya azabaho, azashimishwa n’uko yarokoye ubugingo bwe, maze yibereho! Uhoraho aragira ati ’Ni koko, uyu mugi uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babiloni, azawigarurire.’» Nuko abo batware babwira umwami, bati «Uyu muntu akwiye kwicwa, kuko iyo avuga amagambo ameze atya, mu by’ukuri aba aca intege abantu bose, n’ingabo zisigaye muri uyu mugi. Koko kandi, uyu muntu nta bwo ashakira rubanda amahoro, ahubwo arabashakira amakuba!» Umwami Sedekiya arabasubiza ati «Dore nguwo ari mu maboko yanyu; umwami nta cyo ari bubatware.» Ubwo bafata Yeremiya, bamujugunya mu iriba ry’igikomangoma Malikiyahu ryari mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamumanurisha imigozi. Muri iryo riba nta mazi yari akirimo, ahubwo hari huzuyemo isayo. Yeremiya rero arigita muri iyo sayo. Ebedi Meleki w’Umunyakushi, umukone wakoraga mu gikari cy’ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba; ubwo umwami yari yicaye ku irembo rya Benyamini. Ebedi Meleki ava ibwami, asanga umwami, aramubwira ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome; bamujugunye mu iriba, none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mugati ukiboneka mu mugi.» Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki w’Umunyakushi, ati «Fata abantu batatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.» Ebedi Meleki ajyana n’abo bantu, ajya ibwami yinjira mu nzu y’ububiko, ahakura ibitambaro bishaje, maze abihereza Yeremiya akoresheje imigozi. Ebedi Meleki w’Umunyakushi abwira Yeremiya, ati «Ibyo bitambaro bishaje bishyire mu maha mu nsi y’imigozi.» Yeremiya abigenza atyo. Nuko bakurura Yeremiya, bakoresheje ya migozi, bamuzamura mu iriba, maze aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe. Umwami Sedekiya ategeka ko bamushakira Yeremiya bakamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Umwami abwira Yeremiya, ati «Hari icyo ngiye kukubaza, ntukimpishe.» Yeremiya asubiza Sedekiya, ati «Ninkubwira ukuri uzanyica, kandi ninkugira inama ntuzayikurikiza!» Umwami Sedekiya amurahira biherereye, ati «Ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, sinzakwica cyangwa ngo nkwegurire aba bantu bashaka kukwambura ubuzima.» Yeremiya abwira Sedekiya, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nusohoka ku bwawe, ugasanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, uzarokora ubuzima bwawe, kandi uyu mugi ntuzatwikwa, ndetse uzabaho wowe n’abo mu muryango wawe. Ariko, niwanga gusanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, Abakalideya bazigabiza uyu mugi, bawutwike, kandi nawe ntuzabava mu nzara.» Umwami Sedekiya asubiza Yeremiya, ati «Ikinteye impungenge, ni Abayuda bagiye mu Bakalideya, kuko bashobora kubangabiza, bakanyica urubozo.» Yeremiya arasubiza ati «Nta cyo bazagutwara; gusa wowe tega amatwi ijwi ry’Uhoraho, wumve icyo nkubwira, bityo uzabaho mu mahoro, ukize ubuzima bwawe. Nyamara ariko niwanga kubishyira, dore uko bizakugendekera: abagore bose bakiri mu ngoro y’umwami wa Yuda bazashyirwa abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni. Abo bagore bazavuga bati ’Incuti zawe zaragushutse zigera ku byo zari zigambiriye; none ibirenge byawe birasaya mu cyondo, bo bigendeye!’ Ni koko, abagore bawe bose n’abana bawe bazashyirwa Abakalideya; kandi nawe ntuzabava mu nzara, uzafungwa ugume mu maboko y’umwami w’i Babiloni, naho uyu mugi wo, uzatwikwa.» Sedekiya abwira Yeremiya, ati «Ntihazagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitazakuviramo gupfa! Abatware nibamenya ko twaganiriye bakaza kugushimuza ngo ’Tubwire ibyo wamenyesheje umwami n’ibyo umwami yakubwiye; naho ubundi nubiduhisha urapfa’, uzasubize uti ’Ningingaga umwami musaba imbabazi ngo atanyohereza gupfira mu nzu ya Yehonatani.’» Koko rero, abatware bose baje kubaza Yeremiya, maze mu kubasubiza ntiyarenga ku mabwiriza y’umwami; bityo na bo ntibirirwa bamuhata, ikiganiro cy’umwami kiguma mu ibanga. Yeremiya rero aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Ni ho yari ari, ubwo Yeruzalemu yafatwaga. Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho. Abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni bawinjiramo, bigarurira ahagana ku Muryango wo hagati. Abo ni Nerigali‐Sareseri, Samugari‐Nebo, Sari‐Sekimu umunyacyubahiro, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, n’abandi batware b’imitwe y’ingabo bose. Sedekiya, umwami wa Yuda, n’ingabo ze zose bababonye barahunga, basohoka mu mugi nijoro, banyura mu irembo riri hagati y’inkike zombi, hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeje iy’Araba. Nyamara ingabo z’Abakalideya zirabakurikirana, zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko. Nuko zimuta muri yombi zimushyira Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, aho yari i Ribula mu gihugu cya Hamati, kugira ngo amucire urubanza. Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica kandi n’abanyacyubahiro bose ba Yuda. Hanyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa, maze bamujyana i Babiloni. Hanyuma Abakalideya batwika ingoro y’umwami n’amazu y’abaturage, inkike za Yeruzalemu barazisenyagura. Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, ajyana bunyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mugi, n’ingabo zari zaganjwe zikishyira mu maboko ye, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye. Ariko mu gihugu cya Yuda ahasiga abakene gusa batari bafite icyo batunze, nuko asiga abahaye imizabibu n’imirima. Naho ku byerekeye Yeremiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yihanangirije Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami, agira ati «Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.» Nebuzaradani umukuru w’abarinda umwami, Nebushazibani umukuru w’abagaragu b’ibwami, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, hamwe n’abandi batware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, bohereza abantu kuvana Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamushinga Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, ngo amucumbikire. Yeremiya aguma atyo rwagati muri rubanda. Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yaramubwiye ati «Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera. Kuri uwo munsi, nzagutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta bwo uzagwa mu maboko y’abagukangaranya. Nzagukiza, ntuzicishwa inkota: nunyiringira uzashimishwa n’uko ubuzima bwawe burokotse — uwo ni Uhoraho ubivuze!’» Dore uko Uhoraho yarwanye kuri Yeremiya, igihe yari i Rama abohesheje iminyururu hamwe n’izindi mfungwa zose za Yeruzalemu n’iza Yuda, zari zijyanywe bunyago i Babiloni. Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yamukuye muri iyo mbaga, aramuhamagaza maze aramubwira ati «Uhoraho Imana yawe ni yo yiyemeje guteza aya makuba yose aha hantu. None dore birabaye, Uhoraho akoze uko yari yarabivuze abihanangiriza. Impamvu iki cyago kibagwiririye, ni uko mwacumuriye Uhoraho, ntimwumve ijwi rye. Ubu rero, ngaho ngiye kuguhamburaho iminyururu ikuboshye ibiganza; niba ushaka kumperekeza i Babiloni, uze nzakwitaho, niba kandi bitagushimishije kujyana nanjye, wirorerere. Reba iki gihugu kiri imbere yawe, ushobora kujya aho ubona hatakubangamiye.» Ariko, kubera ko Yeremiya yatindiganije guhindukira, aramubwira ati «Ushobora kujya kwa Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ni we umwami w’i Babiloni yagize umutware w’imigi ya Yuda, maze ugumane na we rwagati muri rubanda; cyangwa ujye aho ubona hose hagutunganiye.» Hanyuma umutware w’abarinda umwami amuha impamba n’amaturo, maze aramusezerera. Nuko Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, acumbika iwe, mu baturage rwagati bari basigaye mu gihugu. Abatware b’ingabo zari zarahungiye mu misozi n’abantu babo, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yagabiye Gedaliyahu mwene Ahikamu, akamugira umutware w’igihugu, akamwegurira abagabo, abagore, abana, mbese abaturage bose batari bajyanywe bunyago i Babiloni. Ubwo rero, bahise basanga Gedaliyahu i Misipa. Muri bo hari Yishimayeli mwene Netaniyahu, Yohanani na Yonatani bene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti, bene Efayi w’i Netofa, Yizaniyahu mwene Maka; abo bose kandi bari kumwe n’ingabo zabo. Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, aberurira ku mugaragaro, bo n’ingabo zabo, ati «Ntimutinye gukorera Abakalideya. Nimugume mu gihugu cyanyu, mukorere umwami w’i Babiloni muzagubwa neza. Jyewe nzaguma i Misipa, mbahakirwe ku Bakalideya baza iwacu, naho mwebwe, muzasarure imizabibu n’imbuto n’amavuta, muhunike maze mwigumire mu migi murimo.» Abayuda bose bari i Mowabu, mu Bahamoni no muri Edomu cyangwa mu bindi bihugu, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yari yasize abacitse ku icumu mu gihugu cya Yuda, maze abashinga Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ngo ababere umutware. Nuko Abayuda bose baturutse aho bari baratatanyirijwe hose, bageze mu gihugu cya Yuda kwa Gedaliyahu i Misipa, basarura imizabibu myinshi n’imbuto nyinshi. Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari barahungiye mu misozi, bageze kwa Gedaliyahu i Misipa, baramubwira bati «Ese uzi ko Balisi, umwami w’Abahamoni, yahaye Yishimayeli mwene Netaniya, itegeko ryo kukwica?» Ubwo ariko Gedaliyahu mwene Ahikamu yanga kubyemera. Nuko Yohanani mwene Kareya abariza Gedaliyahu i Misipa mu ibanga, ati «Nyemerera, ngende nice Yishimayeli mwene Netaniya, kandi nta muntu uzabimenya. Ese urashaka ko aba ari we ugutanga akakwica? Abayuda bose bakugenderaho baba bagowe, maze abasigaye muri Yuda bose bagashirira ku icumu!» Gedaliyahu mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya, ati «Ntuzabikore! Ibyo uvuga kuri Yishimayeli ni ibinyoma.» Mu kwezi kwa karindwi, Yishimayeli mwene Netaniya wa Elishama, wari ufitanye isano n’umwami akaba n’umwe mu banyacyubahiro bakomeye b’ibwami, aza i Misipa kwa Gedaliyahu, aherekejwe n’abagabo cumi, maze bafungurira hamwe. Icyo gihe ni bwo Yishimayeli mwene Netaniya, n’abo bagabo cumi bari bamuherekeje, bicishije inkota Gedaliyahu mwene Ahikamu; bica batyo uwo umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu. Yishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliyahu i Misipa, atsemba n’ingabo z’Abakalideya bari aho. Ku munsi wa kabiri w’urupfu rwa Gedaliyahu, nta muntu n’umwe wari wakabimenya. Nuko, i Sikemu, i Silo n’i Samariya, haturuka abagabo mirongo inani bogoshe ubwanwa, batanyuye imyambaro yabo kandi birasaze umubiri, bari bazanye amaturo n’ububani bigenewe Ingoro y’Uhoraho. Yishimayeli mwene Netaniya asohoka i Misipa abasanganiye, uko ateye intambwe akarira. Abagezeho arababwira ati «Nimuze murebe Gedaliyahu mwene Ahikamu!» Ngo bagere mu mugi rwagati, Yishimayeli mwene Netaniya, afatanyije n’abantu bari kumwe na we, barabica maze intumbi zabo bazijugunya mu rwobo rwuzuyemo amazi. Ariko muri abo bantu havamo icumi babwira Yishimayeli, bati «Witwica, twahishe mu gisambu ibintu byinshi birimo ingano nini, n’iza bushoki, amavuta y’imizeti n’ubuki.» Nuko arabareka, ntiyabicana n’abavandimwe babo. Urwobo Yishimayeli yatayemo imirambo y’abantu yari yishe rwari runini, ni rwo umwami Asa yari yaracukuye igihe atewe na Bayesha umwami wa Israheli. Nuko Yishimayeli mwene Netaniya, arwuzuzamo abantu yishe. Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni. Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ibibi byose Yishimayeli mwene Netaniya yakoze, bakoranya abantu babo bose, maze bajya kurwanya Yishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikidendezi kinini cy’i Gibewoni. Abantu bose bari kumwe na Yishimayeli, babonye Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bamuherekeje, basagwa n’ibyishimo. Abo bantu bose Yishimayeli yari yaravanye i Misipa, barahindukira, bisangira Yohanani mwene Kareya. Naho Yishimayeli mwene Netaniya, ngo abone ko Yohanani mwene Kareya yamusatiriye, ahungana n’abantu munani bacikira mu gihugu cy’Abahamoni. Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bari bamuherekeje, bishingira abantu bari basigaye, bamwe Yishimayeli mwene Netaniya yari yazanye ari imbohe abavanye i Misipa, igihe yishe Gedaliyahu mwene Ahikamu. Abo bose rero, ari abagabo, abagore n’abana, ari n’abarinzi b’ibwami, babavana i Gibewoni, barabagarura. Bashyira nzira baragenda, bahagarara ku ngando y’i Kimuhamu, hafi ya Betelehemu, bitegura kujya mu Misiri. Ubwo nyine bahungaga Abakalideya kuko babatinyaga, kubera Yishimayeli mwene Netaniya wari warishe Gedaliyahu mwene Ahikamu, wa wundi umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu. Abatware bose b’ingabo, barimo Yohanani mwene Kareya na Azariya mwene Hoshaya, n’imbaga yose, abakuru n’abato, begera umuhanuzi Yeremiya, baramubwira bati «Ibyo tugusaba ubyumve! Dutakambire kuri Uhoraho Imana yawe, twebwe abacitse ku icumu — ni koko, dore dusigaye turi mbarwa kandi twarahoze turi benshi nk’uko nawe ubyirebera — kugira ngo Uhoraho Imana yawe, atwereke inzira twakurikira, n’icyo twakora.» Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati «Numvise! Ngiye kubatakambira kuri Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mubyifuza. Ijambo ryose Uhoraho azansubiza nzaribagezaho nta cyo mbahishe.» Na bo baramwemerera bati «Uhoraho azadushinje atabereye: tuzakurikiza ijambo Uhoraho Imana yawe azakudutumaho. Ryaba ritunyuze cyangwa ritatunyuze, tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yawe tukoherejeho; kandi byose bizaba mahire, kuko tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu.» Nyuma y’iminsi cumi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yeremiya. Na we ahamagara Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, n’imbaga yose, abakuru n’abato, arababwira ati «Uhoraho Imana ya Israheli, we mwanyoherejeho kugira ngo mbatakambire, avuze atya: Nimwemera kuguma muri iki gihugu, nzabubaka, ubutazongera kubarimbura; nzabatera noye kuzabarandura ukundi, kuko nicujije ikibi nabagiriye. Ntimutinye umwami w’i Babiloni ubatera gukangarana! Ntimuzongera kumutinya — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbagobotore mu maboko ye. Nzabagira abaterambabazi kugira ngo abagirire impuhwe, maze abarekere mu gihugu cyanyu. Ariko nimwanga kumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yanyu, muvuga ngo ’Ntidushaka kuguma muri iki gihugu, ahubwo turashaka kujya mu Misiri, aho tutazongera ukundi guhura n’intambara, ntituzongere no kumva ijwi ry’ihembe, cyangwa ngo tubure umugati; ni ho dushaka gutura’... niba rero, bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, ari uko muvuze, nimwumve uko Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli ababwira nimuramuka mugenje mutyo: Niba koko mwiyemeje gushyira nzira mukajya mu Misiri ngo ni ho muhungiye, inkota mutinya izabasanga aho mu gihugu cya Misiri, inzara ibakangaranya izabagendaho kugera mu Misiri, ndetse ni na ho muzapfira! Abantu bose biyemeje guhungira mu Misiri, bazahapfira bishwe n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo. Nta n’umwe uzacika ku icumu cyangwa ngo arokoke icyago ngiye kuboherereza. Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye byivunduriye ku baturage ba Yeruzalemu, ni na ko bizabavunduriraho nimugera mu Misiri. Muzaba ibivume, mube ibicibwa, muhore munegurwa kandi musekwa, n’iki gihugu ntimuzongera kukibona ukundi. Bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, Uhoraho arabihanangirije agira ati ’Ntimujye mu Misiri!’ Mumenye ko uyu munsi mbaburiye ku mugaragaro. Mwikozeho, igihe munyohereje kuri Uhoraho Imana yanyu, mugira muti ’Dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu, maze utubwire ibyo azaba yategetse, tuzabikora.’ Maze kubibabwira, ariko ntimwumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, nta n’icyo mwumva mu byo yanyohereje kubabwira. Ubu rero nimumenye neza ko muzicwa n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo, mukagwa aho mugiye guhungira.» Yeremiya amaze kugeza kuri rubanda amagambo yose Uhoraho yari yamutumye kubabwira, Azariya mwene Hoshaya, na Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abandi bagabo b’indakoreka barahaguruka, babwira Yeremiya bati «Ibyo uvuga ni ibinyoma; Uhoraho Imana yacu ntiyagutumye kutubwira ngo ’Ntimuhungire mu Misiri!’ Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we ukoshya kuturwanya; arashaka kutugabiza Abakalideya ngo batwice, cyangwa ngo batujyane bunyago i Babiloni.» Ari Yohanani mwene Kareya, ari n’abatware b’ingabo, ari n’abandi bose, nta n’umwe witaye ku ijwi ry’Uhoraho, wabasabaga kuguma mu gihugu cya Yuda. Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo, bahata Abayuda bari basigaye bacitse ku icumu, ngo bajyane na bo; bajyana batyo ba bandi bari baragarutse gutura muri Yuda, baturutse mu bihugu bibakikije bari baratataniyemo. Harimo abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami, mbese abantu bose Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na we yari muri bo, hamwe na Baruki mwene Neriya. Nuko banga kumva ijwi ry’Uhoraho bajya mu Misiri, ni bwo bageze i Tafune. Nuko Uhoraho abwirira Yeremiya i Tafune iri jambo: Fata amabuye manini, maze nugera imbere ya bamwe mu Bayuda, uyatabe mu kibuga kiri imbere y’umuryango w’ingoro ya Farawo i Tafune. Hanyuma, uzababwire uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye gutumira umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ashyire intebe ye y’ubwami hejuru y’ayo mabuye natabye, maze azayatwikirize ihema rye. Azaza ahungabanye Misiri! Uwagenewe gupfa azapfa! Uwagenewe kujyanwa bunyago azajyanwa bunyago! Uwagenewe inkota na we azicwe n’inkota! Azakongeza ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, naho amashusho yabyo ayajyane. Azahanagura igihugu cya Misiri agitsembe nk’uko umushumba ahanagura umwambaro we, narangiza yigendere nta we umwakuye. Mu Misiri hose azahamenagura amabuye manini bashinze bukingi akegurirwa izuba, anatwike n’ingoro zose z’ibigirwamana by’aho.» Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo ryerekeye Abayuda bose bari batuye mu gihugu cya Misiri, i Migidoli, i Tafune, i Memfisi no mu gihugu cya Patorosi, agira ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli avuze atya: Muzi neza amakuba naterereje Yeruzalemu n’imigi yose ya Yuda; na n’ubu ni mu matongo nta muntu uhatuye. Ibyo byatewe n’ibibi bakoze, bakanshavuza igihe bajyaga gukorera no gutwikira imibavu izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari namwe cyangwa abasokuruza banyu. Sinahwemye kuboherereza abagaragu banjye b’abahanuzi kugira ngo bababwire bati ’Ntimugakore ibintu biteye ishozi kandi mbyanga.’ Nta bwo bumvise, ntibateze amatwi, ngo bihane ubugome, kandi bareke gutwikira imibavu izindi mana. Nuko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigurumana nk’umuriro, biyogoza imigi ya Yuda n’amayira ya Yeruzalemu; none ubu habaye mu matongo, ahantu hatagerwa. Ubu rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ni kuki mukomeza kwikururira ibyo byago byose, kugeza ubwo muntera kubatsemba muri Yuda, ari abagabo n’abagore, ari abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara? Ni koko, muranshavuza kubera imigenzereze yanyu: mutwikira imibavu izindi mana mu gihugu cya Misiri mwahungiyemo. Muzageza aho mwikururira urupfu, mube ba ruvumwa, kandi mutukwe mu mahanga yose yo ku isi. Ese mwibagiwe ibicumuro by’abasokuruza banyu, iby’abami ba Yuda n’abatware babo? Mwaba se mwarirengagije ibyaha mwebwe n’abagore banyu mwakoreye mu gihugu cya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu? Kugeza uyu munsi, ntimwigeze mwisubiraho, ntimwigeze mwubaha cyangwa ngo mukurikize amategeko n’amabwiriza nabagejejeho, mwebwe n’abasokuruza banyu. None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kubahagurukira, mbagirire nabi, kandi ntsembe Yuda yose uko yakabaye. Nzigarurira abasigaye bo muri Yuda, bagahungira mu Misiri bakahatura. Bazapfa bose, bagwe mu gihugu cya Misiri bazize inkota n’inzara. Bose bazazira inkota n’inzara, babe ba ruvumwa, batukwe kandi basekwe. Nzahana abagiye gutura mu gihugu cya Misiri nk’uko nahannye ab’i Yeruzalemu, nkabicisha inkota, inzara n’icyorezo. Nta n’umwe uzarokoka, nta n’uzacika ku icumu mu basigaye ba Yuda bahungiye mu Misiri. Nta n’umwe uzagaruka mu gihugu cya Yuda, dore ko bifuza kuzasubirayo, bakahatura. Nta bwo bazahagaruka, uretse ab’imbarwa bazacika ku icumu.» Abagabo bari bazi ko abagore babo batwikira imibavu izindi mana, hamwe n’abagore bari aho mu ikoraniro, mbese abantu bose bari batuye mu gihugu cya Misiri n’i Patorosi, basubiza Yeremiya bati «N’ubwo utubwira ibyo mu izina ry’Uhoraho, nta bwo tukumva. Tugiye gukora ibyo twiyemeje byose, dutwikire imibavu Umwamikazi wo mu kirere, tumumurikire ibitambo biseswa nk’uko twabigenzaga mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, ari twebwe ubwacu, abasokuruza bacu, abami bacu, n’abatware bacu. Icyo gihe twari dufite imigati ihagije, tukabaho mu munezero uzira amakuba. Kuva ubwo turetse gutwikira amaturo Umwamikazi wo mu kirere no kumumurikira ibitambo biseswa, twabuze byose kandi turapfa tuzira inkota n’inzara.» Abagore bungamo bati «Yego, dutwikira imibavu Umwamikazi wo mu kirere tukanamumurikira ibitambo biseswa; ariko se abagabo bacu bo ntibadufasha mu gutegura utugati two kumwubahiriza, bakadufasha no kumumurikira ibyo bitambo biseswa?» Nuko Yeremiya abwira imbaga yose, abagabo n’abagore, n’abandi bantu bose bari bamushubije batyo, ati «Imibavu mwatwikiye mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, ari mwebwe, abasokuruza banyu, abami banyu, abatware banyu n’imbaga yose, aho none si yo Uhoraho abibutsa akayibahanira? Uhoraho ntiyari agishoboye kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’amahano mwakoraga; ni yo mpamvu igihugu cyanyu cyahindutse itongo, kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa, n’abaturage bacyo bagicikamo, nk’uko bimeze ubu! Kubera ko mwatwikiye amaturo izindi mana, mugacumura kuri Uhoraho, mukanga kumva no gukurikiza amateka, amabwiriza n’amategeko ye, ni yo mpamvu ibyago byabagwiririye, nk’uko bimeze ubu!» Nuko Yeremiya abwira imbaga yose n’abagore bose, ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe Bayuda muri mu gihugu cya Misiri. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Mwebwe bagore, ngaho nimurangize icyo mwasezeranye! Muravuga ngo ’Turashaka kurangiza amasezerano twiyemeje, dutwikire Umwamikazi wo mu kirere imibavu, tunamumurikire ibitambo biseswa’; ngaho da, nimurangize ayo masezerano yanyu, munamurike ibitambo biseswa! Nyamara ariko, Bayuda mutuye mu gihugu cya Misiri, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Ndabirahiye mu izina ryanjye ry’impangare — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta Muyuda uzongera kurevura izina ryanjye mu gihugu cya Misiri, avuga ati ’Uhoraho ni Nyir’ubuzima.’ Nzabahagurukira mbagirire nabi aho kubagirira neza. Abayuda bari mu gihugu cya Misiri bazazira inkota n’inzara, maze barimbuke. Abantu b’imbarwa bazaba barokotse inkota, ni bo bazava mu gihugu cya Misiri, bagasubira mu cya Yuda. Abacitse ku icumu bose bo muri Yuda, bahungiye mu Misiri, bazamenya neza uvuga ukuri uwo ari we, ari jye cyangwa bo. Dore rero ikimenyetso — uwo ni Uhoraho ubivuze — kizabereka ko ngiye guhana aha hantu, ibyo bikabumvisha ko amagambo nabavuzeho agiye kuzuzwa, maze mukagwirirwa n’ibyago. Uhoraho avuze atya: Farawo Hofura, umwami wa Misiri, nzamugabiza abanzi be bamwifuriza urupfu, nk’uko nashyize Sedekiya umwami wa Yuda mu maboko y’umwanzi we Nebukadinetsari, umwami w’iBabiloni, washakaga kumwica.» Dore ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, ubwo Baruki yandikaga mu gitabo ya magambo yabwirwaga na Yeremiya: «Uhoraho, Imana ya Israheli akuvuzeho atya, wowe Baruki: Uravuga uti ’Ndagowe! Uhoraho arahuhura imvune mfite; maze kunanizwa n’imiborogo, sinkiruhuka.’ Uzamubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Kuisi yose, icyo nubatse ngiye kugisenya, icyo nateye ngiye kukirandura. None wowe ugamije imishinga ihambaye? Ntiwongere no kubirota! Ngiye guterereza amakuba icyitwa ikinyamubiri cyose, ariko wowe nta cyo uzaba aho uzajya hose.’» Dore amagambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya, yerekeye abanyamahanga. Ubutumwa bwerekeye Misiri n’ingabo za Farawo Neko, umwami wa Misiri. Uwo mwami yari ku nkombe za Efurati i Karikemeshi ubwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yamuneshaga; hari mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Nimwegeranye ingabo, intoya n’inini, maze mujye ku rugamba! Nimutegure intebe ku mafarasi maze muzicareho, muhagurukane ingofero z’ibyuma mutyaze amacumu, mwambare imyambaro y’intambara. Ariko se, biriya ni iki? Ibyo mbonye ni ibiki? Ng’abo baraganjwe, baratsimbuwe, ab’intwari muri bo barishwe; batatanye bahunga, ubutareba inyuma! Ubwoba bwakwiriye hose — uwo ni Uhoraho ubivuze! Uw’inkwakuzi ntashobora guhunga cyangwa uw’intwari ngo acike ku icumu. Mu majyaruguru, ku nkombe ya Efurati, baradandabirana bakihonda hasi! Ni nde se umeze nka Nili izamuka cyangwa amazi asuma mu nzuzi ngari? Iyo ni Misiri imeze nka Nili izamuka, cyangwa nk’amazi asuma mu nzuzi ngari. Yaravugaga ngo «Nzazamuka nsendere isi, ntsembe imigi n’abaturage bayo! Amafarasi nahaguruke, amagari y’intambara ashoze urugamba! Ab’intwari nibatabare, ab’i Kushi na Puti bazi gukinga ingabo, cyangwa ab’i Ludi bazi gufora umuheto!» Ariko uwo munsi uzabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, umunsi wo kwihorera no kwihimura abanzi be. Inkota izagotomera, ihage kandi isinde amaraso yabo. Ibyo bizabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, igitambo mu gihugu cy’amajyaruguru, ku nkombe ya Efurati! Mwari w’isugi wa Misiri, zamuka ujye muri Gilihadi ushake icyomoro. Nyamara uravunikira ubusa ushakisha imiti, nta n’umwe wakuvura! Amahanga yamenye ikimwaro cyawe, kuko induru yawe yasakaye ku isi yose; uw’intwari yahubiranye n’indi ntwari, bose bihonda hasi. Dore ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya amumenyesha ko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni azaza gutsemba igihugu cya Misiri: Ubitangaze mu Misiri, ubyamamaze i Migidoli, ubigeze i Memfisi n’i Tafune, ugira uti «Urarye uri menge, inkota yabiciye impande zawe. Ngaho, cya kimasa cyawe Apisi kirahunze, nticyashoboye gushinga ibirindiro! Uhoraho aragihutaje, none kiradandabiranye! Abantu na bo baragwirirana umwe hejuru y’undi. Barabwirana bati ’Nimuhaguruke, dusubire mu muryango wacu n’igihugu cyacu kavukire kure y’inkota kirimbuzi!’ Farawo umwami wa Misiri, muzamuhimbe ’Gasaku kabura ku itabaro!’ Mbirahije ubuzima bwanjye — uwo ni Umwami ubivuze, ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo — aje, ameze uko Taboru isumba imisozi miremire, cyangwa Karumeli isumba inyanja. Baturage ba Misiri, nimutegure impago zo guhungana; kuko Memfisi igiye guhinduka agasi, ibe umuyonga n’itongo ridatuwe. Misiri yari nk’inyana iteye ubwuzu, ariko amasazi aturutse mu majyaruguru ayihundagayeho. N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe; na bo barahindukiye, bose barahunze, ntibashobora guhangara urugamba. Kandi koko, umunsi wabo wageze, igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye. Wagira ngo ni nk’inzoka inyerera ivuza ubuhuha; baje ari igitero basanganije Misiri amashoka, bayiroshyeho nk’abatema ibiti. Nimuteme ishyamba ryayo — uwo ni Uhoraho ubivuze — n’ubwo ryari intamenwa. Bararusha inzige ubwinshi, nta we ushobora kubabara. Misiri y’ihogoza ikojejwe isoni, igabijwe ibihugu byo mu majyaruguru.» Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye guhagurukira Amono, ikigirwamana cy’i Tebesi, hamwe na Farawo, Misiri n’imana zayo n’abami bayo. Nzahagurukira Farawo n’abamwisunga bose, mbagabize abashaka kubica, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni n’abagaragu be. Hanyuma Misiri isubire uko yahoze mbere.» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Naho wowe, Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba; Israheli ntiwemere ko bagukangaranya! Nzagukura mu bihugu bya kure, urubyaro rwawe nduvane mu gihugu cy’ubucakara. Yakobo azagaruka nta cyo yikanga kandi agire amahoro, nta n’uzongera kumutera impungenge. Wowe Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndi kumwe nawe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, ariko wowe, sinzagutsemba: cyakora nzaguhana nkurikije ubutabera, sinzabura kugukosora. Ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya ryerekeye Abafilisiti, mbere y’uko Farawo atsemba Gaza: Uhoraho avuze atya: Amazi aturutse mu majyaruguru aruzuriranye, abaye umuvumba ukomeye, asendera igihugu n’ibikirimo byose: yuzura umugi no ku bawutuye. Abantu baratabaza, abaturage bo mu gihugu baravuza induru, bumvise umuriri w’amafarasi arimbura ubutaka n’ibinono byayo, urusaku rw’amagare y’intambara n’inziga zayo. Ababyeyi barata umutwe bagatererana abana babo, kubera ko umunsi wageze wo kuyogoza Abafilisiti bose, no gutsembera abacitse ku icumu i Tiri n’i Sidoni, abacitse ku icumu bose bashobora kubafasha. Ni koko, Uhoraho aje kuyogoza Abafilisiti, abacitse ku icumu bo mu kirwa cya Kafutori. Icyuma cyogosha kigiye kumyora ab’i Gaza, Ashikeloni iherukire aho kurevura. Bantu mwarokotse mutuye mu bibaya byabo, muzirasaga umubiri mugeze ryari? Mbega ibyago! Mbese, nkota y’Uhoraho, hari ubwo uzigera uruhuka? Subira mu rwubati, urekere aho maze utuze! Yaruhuka ite, kandi yoherejwe n’Uhoraho gutsemba Ashikeloni n’inkengero z’inyanja? Aho ni ho yayitumye. Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Mowabu: Nebo ibonye ishyano, irasenyutse! Kiriyatayimu yakozwe n’ikimwaro, irafashwe. Umurwa wakojejwe isoni, wasenyutse; ubwamamare bwa Mowabu burarangiye! Heshiboni barayigambanira, bagira bati «Tugende dutsembe kiriya gihugu!» Nawe Madimeni, wacecekeshejwe, inkota iragukurikiranye. Induru z’impuruza ziturutse i Horonayimu, harimbutse kandi amakuba akomeye yahatashye! Mowabu yasenyutse, abana bayo baraboroga. Abazamuka i Luhiti baragenda barira, abamanuka i Horonayimu barataka ko bari mu kaga. Nimuhunge biracitse! Mubaye aka Aroweri mu butayu! Barakwigabije kuko wiringiye imbaraga zawe n’ubukungu bwawe. Kemoshi ajyanywe bunyago, n’abaherezabitambo be n’abatware be bose. Umurimbuzi yinjiye mu migi yose, nta n’umwe muri yo uzarokoka. Ibibaya birayogozwa naho ibisiza babitsembe. Noneho rero Uhoraho avuze atya: Nimwubake irimbi muri Mowabu kuko yabaye amatongo, imigi yayo igahinduka imbuga, abaturage bayo bakayicikamo. Arakaba ikivume, umuntu ukorana ingononwa umurimo w’Uhoraho, arakavumwa umuntu urinda inkota ye amaraso. Mowabu kuva mu buto bwayo yari ituje, imeze nka divayi nziza itigeze icuranurwa, mbese ntiyigeze ijyanwa bunyago. Ni yo mpamvu itigeze ita uburyohe bwayo, n’impumuro yayo ntiyagabanuka. None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzohereze abantu bayicuranure, bayivane mu bibindi byayo, maze babijanjagure. Mowabu izarakarira Kemoshi, nk’uko abantu ba Israheli barakariye Beteli bizeraga. Mutinyuka mute kuvuga ngo «Turi intwari, turi ingabo zavukiye urugamba»? Umurimbuzi wa Mowabu arazamutse ateye imigi yayo; ab’intwari mu basore bayo ngabo baramanuka bajya mu ibagiro — uwo ni Umwami ubivuze, ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo! Mowabu iri hafi gutsiratsizwa, amakuba aje yihuta. Abaturanyi bayo, namwe mwese abayikunda, nimuyiririre, mugira muti «Bishoboka bite ko igihugu gikomeye kandi kitagira uko gisa cyaganzwa!» Bantu b’i Diboni, nimuve ku ikuzo ryanyu, mwicare mu mukungugu, umurimbuzi wa Mowabu arabateye, azasenya ibigo bikomeye byanyu. Bantu b’i Aroweri, nimuhaguruke mube maso. Nimubaze abahunga n’abacitse ku icumu, muti «Habaye iki?» Mowabu yasenyutse none yakozwe n’ikimwaro. Nimutere hejuru, mutabaze! Mubitangaze muri Arunoni muti «Mowabu yarimbutse!» Ibihugu byo mu bisiza byaciriwe urubanza, rucirwa kandi na Holoni, Yahasi, Mefati, Diboni, Nebo, BetiDibilatayimu, Kiriyatayimu, Betigamuli, Betimewoni, Keriyoti na Bosora, mbese ni imigi yose y’igihugu cya Mowabu, ari iya kure ari n’iya hafi. Mowabu yacitse intege, nta maboko igifite — uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimumusindishe kuko yihaye gusumba Uhoraho. Nguwo arigaragura mu birutsi bye, igihe cye cyo gusekwa cyageze! Israheli se yo ntiwayihinduye urw’amenyo? Hari ubwo se wasanze ibarirwa mu bisambo ku buryo buri gihe uyivuga uzunguza umutwe? Baturage ba Mowabu, nimuhunge imigi, mwihishe mu masenga! Nimugenze nk’inuma zubaka ibyari byazo ahantu hatagerwa, mu mwinjiro w’ubuvumo! Twumvise ubwirasi bwa Mowabu! Mbega ukuntu yikuzaga, mbega agasuzuguro n’umwirato! Mbega ubwibone n’ukwiyemera kudafashe! Nzi neza ko yibeshya — uwo ni Uhoraho ubivuze‐namenye amagambo yayo adafashe, n’ibikorwa byayo bidafite ishingiro. Ni yo mpamvu ndirira Mowabu, ngatabariza Mowabu yose uko yakabaye, nkaririra abantu b’i Kiri‐Heresi. Wowe, muzabibu w’i Sibima, unteye agahinda kurusha Yazeri. Amashami yawe yageraga hakurya y’inyanja, agafata kuri Yazeri. None umurimbuzi yageze ku mbuto zawe, no ku musaruro wawe. Hehe n’ibyishimo bisesuye mu mizabibu yo mu misozi ya Mowabu! Nzakamya divayi mu mivure; hehe n’ibyishimo byarangaga urwengero. Induru z’impuruza zivuye i Heshiboni zageze n’i Eleyale; urusaku rwazo rurumvikanira i Yahasi h’i Sowari, i Horonayimu, i Egalati‐Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye. Muri Mowabu — uwo ni Uhoraho ubivuze— nzatsemba abajya ahantu hirengeye, gutura ibitambo bitwikwa, bagatwikira n’andi maturo ibigirwamana byabo. Ni yo mpamvu umutima wanjye uririra Mowabu, ukaririra n’abantu b’i Kiri‐Heresi, uboroga nk’imyirongi, kubera ko ubukungu bwabo bwabashizeho. Imitwe yose iramyoye, ubwanwa bwose burogoshe; ibiganza byose birarasaze, n’abantu bose bakenyeye ibigunira. Hejuru y’amazu y’i Mowabu no ku bibuga baraboroga. Mowabu ndayivunaguye, nk’igikoresho kitanshimishije — uwo ni Uhoraho ubivuze. Bigenze bite! Ngiyo irarimbutse, nimuboroge! Mowabu yanteye umugongo kubera isoni! Mowabu yahindutse urw’amenyo, iba n’igiterashozi mu baturanyi bayo bose. Uhoraho avuze atya: Ni nka kagoma ije iguruka, ikaramburira amababa yayo kuri Mowabu. Imigi yafashwe n’ibigo bikomeye birarimburwa. Uwo munsi, umutima w’intwari za Mowabu uzaba nk’uw’umugore uramutswe. Mowabu yararimbutse ntikiri umuryango, kuko yashatse gusumba Uhoraho. Baturage ba Mowabu, muzazira iterabwoba, icyobo n’umutego — uwo ni Uhoraho ubivuze. Uzahunga iterabwoba azagwa mu rwobo, uvuye mu cyobo, agwe mu mutego. Ni koko, igihe kizaza, maze Mowabu iryozwe ibyo yakoze, — uwo ni Uhoraho ubivuze. Mu gacucu k’i Heshiboni hahagaze impunzi zananiwe, ariko umuriro uturutse mu ngoro ya Sihoni, utwitse imisaya ya Mowabu, ndetse n’agahanga k’iyo nyoko y’inyarusaku. Mowabu, mbega ngo uragira ibyago! Umuryango wa Kemoshi woretswe, abahungu bawe bajyanywe bunyago n’abakobwa bawe bajyanywe ari imbohe. Ariko mu bihe bizaza, nzasubiza Mowabu amahoro. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Urubanza rwa Mowabu ruhagarariye aha. Uhoraho abwiye atya Abahamoni: Ese Israheli nta bahungu ifite? Ese nta bagenerwamurage ifite? None se ni kuki Milikomu yegukanye igihugu cya Gadi, n’umuryango we ugatura mu migi yaho? None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze i Raba y’Abahamoni hazumvikane induru y’intambara. Hazahinduka amatongo, n’imigi yaho itwikwe, maze Israheli izasubirane umugabane wayo, uwo ni Uhoraho ubivuze. Heshiboni, boroga; Ayi irarimbutse! Imigi ya Raba nivuze induru! Nimwambare ibigunira murire, mubuyere imbere y’inkike z’umugi. Milikomu yahunze, ajyana n’abaherezabitambo, n’abatware be bose. Ni kuki wiratana ikibaya cyawe? Yego, mukobwa w’icyomanzi, ikibaya cyawe gitemba amazi, kandi wiringira ubukire bwawe, uvuga ngo «Ni nde uzampangara?» None rero, ngiye kuguteza iterabwoba riturutse ku baturanyi bawe, uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze. Muzakwirwa imishwaro, buri muntu atomere imbere ye, impunzi zibure uzikoranyiriza hamwe! Nyuma y’ibyo, igihugu cya Hamoni nzagisubiza amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho Umugaba w’ingabo abwiye atya Edomu: Ese i Temani nta bahanga bakihaba? Indyarya ni zo zahawe ijambo, ubuhanga bwabo bwaramunzwe! Bantu b’i Dedani, nimuhunge! Nimuhindukire muhungire mu myobo! Ezawu ndamworetse, igihe cye cyo kubazwa ibyo yakoze kirageze. Abasaruzi b’imizabibu nibaza iwawe, ntibazagusigira na duke two guhumba. Ibisambo nibiza mu ijoro, bizagutwara ibyo bishoboye byose. Ni jyewe ubwanjye ugiye gucuza Ezawu, nshyire ahagaragara ubukungu bwe buhishe; ntazashobora kwiyoberanya. Urubyaro rwe, abavandimwe be n’abaturanyi be bazarimbuka, hoye no kugira uvuga ati «Ntubunze imitima y’uko imfubyi zawe zizamera, nzazirera; abapfakazi bawe na bo, nzabitaho.» Ni koko Uhoraho avuze atya: Dore n’abatagombaga kunywa ku nkongoro, bahanishijwe kuyinywaho, none ngo ni wowe uzarokoka? Oya, ntuzarokoka, uzayinywaho nta shiti. Ni koko ndabirahiye jyewe ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — Bosora izahinduka itongo, ibe ruvumwa, bajye bahora bayituka. Imigi yose iyikikije izahinduka amatongo ubuziraherezo. Ndumva ubutumwa buturutse kuri Uhoraho, kandi integuza yoherejwe mu mahanga kuvuga iti «Nimukorane mutere icyo gihugu! Nimuhaguruke mujye ku rugamba!» Ni koko, nzagutesha agaciro mu mahanga, ngusuzuguze mu bantu. Warishutse utera abandi ubwoba, wikuza mu mutima wawe, wowe utuye mu masenga yo mu rutare, ukisunga imisozi miremire. N’iyo wamanika icyari cyawe mu bushorishori nka kagoma, naguhananturayo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Edomu izahinduka itongo, abazayinyuraho bose bazumirwa, nibabona ayo marorerwa yose bakome akaruru. Nk’uko byagendekeye Sodoma na Gomora, n’imidugudu iyegereye, nta muntu n’umwe uzahatura, nta kiremwa muntu kizahaba, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzayibirukanamo igitaraganya, bamere nk’intare iturumbutse mu rufunzo rwa Yorudani, igana ibiraro birimo amatungo. Nzayiteza ingabo z’insoresore. None se ni nde umeze nkanjye? Ni nde wansumba mu butabera? Ni nde mushumba wampangara? Nimwongere mwumve imigambi Uhoraho yageneye Edomu, n’iyo yateganirije abaturage b’i Temani! Ni koko, bazabakurubana nk’amatungo ananutse! Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo. Ukurimbuka kwabo kuzatuma isi ihinda umushyitsi, umuririmo wayo ugere ku Nyanja y’Urufunzo. Bizamera nka kagoma igurutse, ikorosa amababa yayo kuri Bosora, maze kuri uwo munsi, umutima w’intwari zo muri Edomu uzadihe nk’uw’umugore uramutswe. Dore ibyavuzwe kuri Damasi: Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni kubera ko bumvise inkuru mbi. Bahungabanye nk’inyanja irimo umuyaga. Mbega ubwoba! Nta we ushobora kuguma hamwe ngo atuze! Damasi irasenyutse; ishatse guhindukira ngo ihunge, ariko ifatwa n’umushyitsi. Itashywe n’ubwoba n’ububabare nk’umugore uramutswe. Bigenze bite! Umurwa w’ikirangirire uratereranywe kandi ari wo wanteraga kwishima. Uwo munsi nyine ingabo zawo z’insoresore zizawugwamo, maze abawurwaniriraga bose baceceke, — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze. Inkike za Damasi nzazikongeza n’umuriro, ntwike n’ingoro za Beni Hadadi. Uhoraho avuze atya kuri Kedari n’ingoma za Hasoni ari zo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yatsinze: Nimuhaguruke mutere Kedari, mutsembe abantu b’i Kedemu! Bazigabiza amahema yabo, n’amashyo yabo, imyenda yabo n’ibyabo byose. Bazatwara ingamiya zabo, maze babakomere, bagira bati «Mwatanzwe impande zose.» Bantu b’i Hasori, nimuhunge, mukizwe n’amaguru! Nimuhungire mu myobo — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yabahagurukiye, agambiriye kubagirira nabi. Nimuhaguruke, mutere igihugu kitagira icyo kikanga, kisanganiwe umutekano — uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibagira inzugi cyangwa ingufuri, batuye ukwabo kwa bonyine. Ingamiya zabo bazazamburwa, naho amashyo yabo anyagwe. Bamwe bogoshe imisaya nzabatatanyiriza impande zose kandi mbahuremo icyorezo aho bari hose, — uwo ni Uhoraho ubivuze. Hasori izahinduka isenga y’imbwebwe n’ahantu hazahora itongo; nta we uzahatura ukundi, icyitwa ikiremwamuntu ntikizahaba. Ijambo ry’Uhoraho ryerekeye Elamu ribwirwa umuhanuzi Yeremiya; ubwo hari mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda. Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Jyewe ngiye kuvunagura umuheto wa Elamu, wo shingiro ry’ubutwari bwayo. Nzabateza umuyaga uturutse mu byerekezo bine by’isi, nzabatatanyirize hose, ku buryo nta gihugu kizasigara kitarimo impunzi za Elamu. Abelamu nzabakangaranya imbere y’abanzi babo, n’imbere y’abashaka kubacuza ubuzima. Nzabateza ibyago: mbagabize uburakari bwanjye bugurumana uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsemba. Nzashyira intebe yanjye muri Elamu, nirukane umwami n’abatware be, ariko mu bihe bizaza, Elamu nkayisubiza amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ijambo Uhoraho yavuze kuri Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya, arinyujije ku muhanuzi Yeremiya: (Babiloni) Nimubimenyekanishe mu mahanga yose, mubitangaze kandi mubivuge; nimubikwize mutabihisha; mugira muti «Babiloni yafashwe, Beli yakozwe n’isoni, na Mariduki yasandaye. Impigi zayo zizashyirwa ahagaragara, ibigirwamana byayo birimburwe.» Ni koko, igihugu cyo mu majyaruguru kirayiteye, kiyihindure itongo ridashobora guturwa. Ari abantu, ari amatungo, byose byarahunze nta gisigaye. (Israheli) Icyo gihe nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze — Abayisraheli n’Abayuda bazazana barira, bashakisha Uhoraho Imana yabo. Bazabaririza inzira igana i Siyoni, amaso yabo abe ari ho arangamira. Bazaza biyunge n’Uhoraho, bagirane isezerano ridakuka kandi ritazibagirana. Umuryango wanjye wari warabaye nk’intama zazimiye; abashumba bazo bari baraziyobeje, bazizerereza mu misozi miremire. Zavaga mu misozi zijya mu yindi, zaribagiwe ibiraro byazo. Abazibonaga bose baraziryaga, abanzi bazo bakavuga ngo «Nta cyo ducumuyeho, kuko na zo zacumuye kuri Uhoraho, kandi ari we rwuri rw’ubutungane, n’amizero y’abasekuruza babo.» (Babiloni) Nimuhunge Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya! Nimusohoke, mumere nka za ruhaya zirangaje imbere y’umukumbi w’ihene. Ni koko, nzakoranya amahanga akomeye yo mu gihugu cy’amajyaruguru, maze atere Babiloni. Baziremamo urugamba maze bayirwanye, ibyayo bibe biyirangiriyeho! Imyambi yabo ni nk’intwari itava ku rugamba amara masa. Kalideya izanyagwa, abasahuzi bayo bose bihaze iminyago, uwo ni Uhoraho ubivuze. Mwebwe abigabije umugabane wanjye nimwishime, munezerwe! Nimwikinangure nk’inyana ziri mu rwuri, kandi mwivuge nk’amafarasi! Dore nyoko yakozwe n’isoni, uwababyaye yashobewe. Yabaye uwa nyuma mu mahanga yose, ahinduka ubutayu, agasi n’amayaga. Uburakari bw’Uhoraho bwamuhinduye itongo ritagishobora guturwa; abanyuze hafi ya Babiloni bose barumirwa, babona ayo marorerwa yose bagakoma akaruru. Mwebwe mwese, abahanga b’umuheto, nimureme urugamba mugote Babiloni. Nimuyirase, mwoye kuzigama imyambi, kuko yacumuye kuri Uhoraho. Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose. Dore irihebye iteze amaboko, inkingi zayo ziraguye n’inkike zayo zirasenyutse. Ni Uhoraho wihorera! Nimuyihimureho, muyigenzereze nk’uko na yo yabagenjeje! Nimuvane muri Babiloni umubibyi n’umusaruzi wese. Buri wese nahunge inkota kirimbuzi, asange umuryango we, ahungire mu gihugu cye. (Israheli) Israheli yari intama iri ukwayo, intare ziyihiga. Umwami w’Ashuru ni we wayanjamye ubwa mbere; hakurikiraho Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni arayihenebereza. None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guhagurukira umwami w’i Babiloni n’igihugu cye, mugenzereze uko nagize umwami wa Ashuru. Ngiye kugarura Israheli mu rwuri rwayo, irishe i Karumeli n’i Bashani, nigera ku misozi ya Efurayimu n’iya Gilihadi, ipfa ryayo rizaba rishize. Muri icyo gihe nyine, — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazashakashaka ubugome bwa Israheli, babubure, ndetse n’ibyaha bya Yuda ntibazongera kubibona ukundi. Ni koko, nzababarira abo nzaba naretse bakarokoka. (Babiloni) Gaba igitero mu gihugu cya Meratayimu, ugitere cyo n’abaturage b’i Pekodi! Uzabice, abasigaye ubatsembe — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze ugenze nk’uko ngutegetse. Urwamo rw’intambara n’induru nyinshi biravuga mu gihugu cyose! Bishoboka bite! Inyundo ikomeye ku isi yose irajanjaguritse, ibaye ubushingwe! Byashoboka bite se ko, mu mahanga yose, Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo! Mbe ko naguteze umutego, Babiloni, none ukaba uwuguyemo! Waratahuwe, none urafashwe, kuko wihaye kurwanya Uhoraho! Uhoraho yapfunduye ububiko bwe, maze akuramo intwaro z’uburakari bwe. Ni koko, icyo ni igikorwa cy’Uhoraho Umugaba w’ingabo, mu gihugu cy’Abakalideya. Nimuyitere mwese muturutse mu mpera z’isi, mupfundure ibigega byayo; muyikorakoranye nk’urunda imiganda y’ibyatsi, muyitsembe ntihagire igisigara! Muzice impfizi zose bazijyane mu ibagiro! Mbega ibyago bibagwiririye! Umunsi wabo wo kuryozwa ibyo bakoze wageze. (Israheli) Ngurwo urusaku rw’impunzi zacitse ku icumu, zivuye mu gihugu cya Babiloni, zije gutangaza muri Siyoni ko Uhoraho Imana yacu yihoreye, ko Nyir’ijuru yihimuye. (Babiloni) Nimukoranye abarashi, abahanga b’umuheto bose batere Babiloni. Nimuce ingando impande zayo, hoye kugira n’umwe urokoka! Nimuyiryoze imyifatire yayo, muyigenzereze na yo uko yagenjeje, dore ko yihaye kwishongora kuri Uhoraho, isuzugura Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Ni koko, kuri uwo munsi nyine ingabo zayo z’insoresore zizayigwamo, maze abayirwaniraga bose baceceke, uwo ni Uhoraho ubivuze. Wowe w’umunyagasuzuguro, tuzabonana, uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze! Umunsi wawe wageze, ari cyo gihe ugomba kuryozwa ibyo wakoze. Umunyagasuzuguro aratsikiye aragwa, kandi nta muntu wo kumubyutsa. Imigi ye nzayiha inkongi, akongoke impande zose. Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Abayisraheli n’Abayuda barashikamiwe, nta we ubababarira. Ababajyanye bunyago barabakomeje, ntibashaka kubarekura. Ariko kandi n’ubarwanirira arakomeye, Uhoraho Umugaba w’ingabo ni ryo zina rye. Arabarwanaho akomeje, kugira ngo agarure ihumure mu gihugu, kandi akangaranye abaturage b’i Babiloni. Inkota nitere mu Bakalideya — uwo ni Uhoraho ubivuze — no mu baturage b’i Babiloni, mu batware bayo no mu bahanga bayo! Inkota nitere mu bapfumu, kuko ari ibicucu! Inkota nitere mu ntwari zayo, zishye ubwoba! Inkota nitere mu mafarasi n’amagare y’intambara, itere no mu moko y’abantu b’ibivange bayituye: bahinduke nk’abagore b’inyanda! Inkota nitere mu kigega cyayo cy’intwaro, gisahurwe; itere no mu mazi yayo, iyakamye! Ni igihugu cy’ibigirwamana, bya bikangisho bibatesha umutwe. Dore inturo zihabana n’imbwebwe, ndetse n’ibyaruzi birahatuye. None kuva ubu ntizongera guturwa ukundi, izahinduka itongo ubuziraherezo. Nk’uko byagenze igihe Uhoraho ateza amakuba i Sodoma n’i Gomora no mu migi ihakikije — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzongera kuhatura, mwene muntu ntazahaba ukundi. Igihugu kiraje giturutse mu majyaruguru, ihanga rikomeye n’abami baryo benshi barahagurutse, bavuye mu mpera z’isi. Bitwaje imiheto n’amacumu, ni abagome kandi ntibagira impuhwe. Urusaku rwabo ni nk’isumo y’inyanja; bari ku mafarasi, kandi bahagaze nk’ingabo ziteguye urugamba, bashaka kugutera, wowe Babiloni. Umwami w’i Babiloni yumvise iyo nkuru, ata umutwe, ubwoba buramutaha, ashengurwa n’umubabaro nk’uw’umugore uramutswe. Nk’uko intare iturumbuka mu rufunzo rwa Yorudani, igana ibiraro birimo amatungo, ni ko nanjye mu mwanya muto nzirukana abaturage ba Yeruzalemu, nyiteze ingabo z’insoresore. None se ni nde umeze nkanjye? Ni nde wansumba mu butabera? Ni nde mushumba wampangara? Nimwongere mwumve uko Uhoraho azagenzereza Babiloni, mutege amatwi imigambi yagiriye igihugu cy’Abakalideya. Ni koko bazabakurubana nk’amatungo ananutse! Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo. Irimbuka rya Babiloni rizatuma isi ihinda umushyitsi, induru ibe yose mu mahanga. Uhoraho avuze atya: Babiloni n’abaturage ba Kalideya, nzabaterereza inkubi y’umuyaga ubarimbure. Nzayiterereza abayitera hejuru nk’umurama banayisahure. Bazayituruke impande zose ku munsi w’amakuba. Ntimuzagire uwo musiga, yaba umurashi utwaye umuheto we, cyangwa uwambaye umwambaro w’icyuma, habe n’ingabo ze z’insoresore. Abarwanyi bayo bose muzabatsembe! Inkomere ziragwirirana mu gihugu cya Kalideya, naho abahinguranyijwe n’amacumu bandagaye mu mayira, kuko igihugu cyabo cyasagutswe n’ibicumuro bagiriye Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Nyamara ariko, ari Israheli, ari na Yuda, ntibaciwe ku Mana yabo, Uhoraho Umugaba w’ingabo. Nimuhunge Babiloni, buri wese akize amagara ye, naho ubundi muzarimbuka igihe izaryozwa ubugome bwayo. Ni igihe cy’Uhoraho cyo kwihorera akayigenera icyo ikwiye. Babiloni yahoze ari nk’inkongoro ya zahabu mu biganza by’Uhoraho, ikanezeza isi yose. Amahanga yanyoye kuri divayi yayo, ata umutwe. Dore mu kanya gato Babiloni iraguye, irasenyutse. Nimuyiririre, mwomore ibikomere byayo, ahari wenda izakira! Twagerageje gukiza Yeruzalemu, ariko ntishobora gukizwa. Nimuyivemo, buri wese atahe mu gihugu cye, kuko ibyago byayo byasumbye ijuru, bikaba byakoze ku bicu. Uhoraho yatugaragarije umukiro, nimuze turate muri Siyoni, ibikorwa by’Uhoraho Imana yacu. Nimutyaze imyambi, mufate ingabo; Uhoraho akanguye abami b’Abamedi. Ni koko, Uhoraho yagiriye Babiloni umugambi wo kuyisenya. Uhoraho arihoreye, ni ko Nyir’ijuru yihimura. Nimushinge ibendera ku nkike za Babiloni, mwongere abarara irondo, mushyireho abararirizi, muteganye n’abantu mu bico. Ni byo, Uhoraho agiye kuzuza umugambi afitiye abaturage ba Babiloni. Wowe uhora hafi y’amazi magari, ukagira umutungo utubutse, umunsi wawe urageze, ibyawe byakurangiriyeho. Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubwe yarahiye agira ati «Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige, bakuvugirize induru y’intambara.» Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe, ibiyituye abihangana ubuhanga, ubwenge bwe aburamburisha ijuru. Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru, ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi, akarekura imirabyo imvura ikagwa, kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo. Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo, umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye: rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo! Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka, igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa. Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye! Yo, ni umuremyi wa byose; Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane; Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye. Wahoze uri inyundo yanjye, ukambera intwaro y’intambara. Ni wowe najanjagurishije amahanga, ndimbura ibihugu. Ni wowe najanjagurishije amafarasi n’abayagenderaho, njanjagura amagare y’intambara n’abayagenderaho. Ni wowe najanjagurishije abagabo n’abagore, njanjagura abasaza n’abasore, abahungu n’abakobwa. Ni wowe najanjagurishije abashumba n’amashyo yabo, njanjagura abahinzi n’ibimasa byabo, abatware n’abategetsi. Mu maso yanyu, nzaryoza Babiloni n’abaturage ba Kalideya ubugome bwose bagiriye Siyoni, uwo ni Uhoraho ubivuze. Tuzabonana nawe, Musozi w’icyorezo, wowe urimbura isi yose, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzaguhagurukira, nguhananture hejuru y’urutare, maze nguhindure umuyonga. Ntuzongera gucukurwamo ukundi ibuye ry’insanganyarukuta cyangwa iry’imfatizo, uzahinduka itongo ubuziraherezo — uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimuzamure ibendera ku isi, muvuze ihembe mu mahanga! Nimukoranye amahanga ayirwanye, muyiteze ibihugu bya Ararati, Mini n’Ashikenazi. Mushyireho n’abatware b’ingabo, muzane amafarasi menshi acukiranye nk’inzige. Nimukoranye amahanga ayirwanye; ari abami b’Abamedi, abatware babo n’abategetsi babo, mbese igihugu cyabo cyose. Isi yose iratengurwa n’ubwoba, kuko imigambi Uhoraho yagiriye Babiloni igiye kuzuzwa: igihugu cya Babiloni kigiye guhinduka amatongo, abaturage bayo bayicikemo. Intwari z’i Babiloni zatinye kurwana, zigungiye mu bwihisho, zacitse intege; zahindutse nk’abagore b’inyanda! Amazu yayo bayatwitse, inzugi zayo barazisandaza. Ujyanye inkuru arahura n’undi uyijyanye, intumwa igahura n’indi, bajya gutangariza umwami w’i Babiloni ko umugi wafashwe impande zose, amayira akaba yafunzwe, ibigo bikomeye bigatwikwa, naho ingabo ze zigakwirwa imishwaro. Uhoraho, Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya: Babiloni imeze nk’imbuga bariho batunganya, ni akanya gato bagahura umusaruro. Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yarandiye, aranyunyuza, ansiga ndi igikanka. Yaranconshomeye nk’igisimba, amaze guhaga umusokoro wanjye, aranjugunya. Abatuye Siyoni baravuga bati «Ibyago n’amakuba twagiriwe nibiryozwe Babiloni!» n’ab’i Yeruzalemu bati «Amaraso yacu naryozwe Abakalideya!» None rero, Uhoraho avuze atya: Ngiye kukurwanirira, maze nguhorere. Nzakamya inyanja yayo n’amasoko yayo; Babiloni izahinduka ikirundo cy’amabuye, n’isenga y’imbwebwe, mbese bahinduke itongo riteye ubwoba; nta we uzahatura ukundi. Igihe bo bazaba bakoranye, batontoma nk’intare z’ibisore, bagahuma nk’ibyana by’intare z’ingore, ibyishimo byabo nibimara kuba byose nzabategurira ibirori: mbasindishe bamere nk’abapfuye, basinzire ubuticura, boye kuzakanguka ukundi, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzabayobora mu ibagiro nk’amasekurume y’intama, cyangwa intama z’inyagazi n’amasekurume y’ihene. Bishoboka bite! Sheshaki yafashwe, iranyazwe ari yo yari ububengerane bw’isi yose! Byashoboka bite ko mu mahanga yose Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo! Inyanja yuzuriye kuri Babiloni imivumba yayo isuma iyirengaho. Imigi yayo yabaye amatongo, ihindutse igihugu cy’amapfa n’amayaga, igihugu kitagira ugituye, ntikigire ukigenda. Nzahagurukira Beli y’i Babiloni, nyikure mu kanwa ibyo iriho iconshomera. Amahanga ntazongera kubyigana ayisanga, inkike ya Babiloni na yo izasenyuka. Mwebwe abo mu muryango wanjye, nimuyivemo, buri wese arwane ku magara ye, muhunge umuriro w’uburakari bw’Uhoraho. Nzabarinda gucika intege no guterwa ubwoba n’impuha zizakwira mu gihugu; mu mwaka umwe bavuga ibi, mu wundi bakavuga biriya, ubwo kandi ariko urugomo ruca ibintu mu gihugu, umunyamaboko akirukana undi nka we. None rero, mubimenye, igihe kiregereje, maze mpagurukire ibigirwamana by’i Babiloni. Igihugu cyose kizakozwa isoni, n’intumbi zacyo zicyararikwemo. Ubwo rero, ijuru n’isi n’ibiyiriho byose, bizayikine ku mubyimba. Koko rero, ngabo abarimbuzi bayiteye baturutse mu majyaruguru, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ku isi yose hapfuye abantu batabarika, bazize Babiloni; ubu na yo ubwayo izarimbuka, izize abo yishe muri Israheli. Mwebwe abarokotse inkota nimufate inzira, ntimuhagarare. Nimutakambire Uhoraho mukiri kure, kandi mujye mwibuka Yeruzalemu! Nta bwo twishimiye gutukwa, isoni zaradukoze, kuko abanyamahanga bacengeye ahantu hatagatifu mu Ngoro y’Uhoraho. None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzahagurukire ibyo bigirwamana byayo, maze mu gihugu cye cyose inkomere zenda gupfa ziboroge. N’iyo Babiloni yakwiyubakira inkike zikomeye, zigera hejuru mu birere, ndamutse mbitegetse abarimbuzi bayishyikira, uwo ni Uhoraho ubivuze. I Babiloni haturutse induru y’impuruza, mu gihugu cya Kalideya ibintu byadogereye! Ni Uhoraho urimbura Babiloni, agacubya urwo rusaku rukabije. N’iyo induru yabo yaba isumbye kure amasumo y’amazi magari, ntiyabura kuyicecekesha. Ni koko, umurimbuzi ateye Babiloni: intwari zayo yazifashe mpiri, imiheto yazo yavunaguritse, kuko Uhoraho ari Imana yihorera, ikamenya no kwihimura. Nzasindisha ibikomangoma byayo, abahanga bayo, abategetsi bayo, abatware bayo n’intwari zayo. Bazasinzira nk’abapfuye, boye kuzakanguka ukundi. Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye rikaba Uhoraho Umugaba w’ingabo. Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Inkike ngari ya Babiloni yarimbutse burundu, amarembo yayo maremare asenyurwa n’umuriro. Ibihugu biravunwa n’ubusa, amahanga aragokera umuriro! Dore amabwiriza umuhanuzi Yeremiya yahaye Seraya, mwene Neriya wa Mahiseya, igihe ajyanye n’umwami Sedekiya i Babiloni, mu mwaka wa kane w’ingoma ye. Seraya ni we wari umufasha w’umwami mu ngando. Yeremiya akaba yari yarakomatanyirije mu gitabo kimwe amakuba yose yari kuzagwirira Babiloni; mbese harimo amagambo yose yavuzwe haruguru yerekeye Babiloni. Yeremiya ni ko kubwira Seraya, ati «Nugera i Babiloni uzihutire gusoma aya magambo yose mu ijwi riranguruye, maze uzavuge uti ’Uhoraho, ni wowe wemeje ko aha hantu uzahatsemba ntihazagire ikinyabuzima kihasigara, ari abantu, ari amatungo; hakazahinduka itongo ubuziraherezo.’ Nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye, maze ukijugunye rwagati muri Efurati, ugira uti ’Nguko uko Babiloni izarohama, ntizongere kubyutsa umutwe ukundi, kubera amakuba yose nyiterereje.’» Amagambo ya Yeremiya ni hano arangiriye. Sedekiya yagiye ku ngoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, maze ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka cumi n’umwe; nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, mbese nk’uko Yoyakimu yabigenjeje. Ibyabereye i Yeruzalemu no muri Yuda byasembuye uburakari bw’Uhoraho, kugeza ubwo abatereranye arabazinukwa. Sedekiya na we yaje kwigomeka ku mwami w’i Babiloni. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yazanye n’ingabo ze zose, baca ingando imbere ya Yeruzalemu barayigota impande zose. Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’umwami Sedekiya. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, inzara yari imaze guca ibintu mu mugi, n’abantu babuze ibibatunga, nuko urukuta rw’umugi barucamo icyuho. Ingabo zose zahise ziva mu mugi nijoro zirahunga, zinyura mu irembo ryari hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, maze bakomeza inzira igana Araba. Ubwo ariko ibyo byabaye Abakalideya bakigose umugi. Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikirana umwami, maze zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko, ubwo ingabo ze ziratatana, ziramutererana. Abakalideya bamaze gufata umwami, bamujyana i Ribula mu gihugu cya Hamati, bamushyikiriza umwami w’i Babiloni kugira ngo amucire urubanza. Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya, abyirebera; abatware bose ba Yuda na bo yabagenjereje atyo, abatsinda i Ribula. Nyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa. Umwami w’i Babiloni amujyana i Babiloni, amushyira mu buroko kugeza ubwo abuguyemo. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu. Nuko atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, ndetse n’amazu yose y’i Yeruzalemu. Naho inkike za Yeruzalemu zari ziyikikije impande zose, zisenywa n’ingabo z’Abakalideya, ziyobowe n’umutware w’abarinda umwami. Abantu bari basigaye mu mugi, ingabo zaganjwe zikiyegurira umwami w’i Babiloni na bamwe mu banyabukorikori, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami abajyana bunyago bose; ariko yasize mu gihugu bamwe bo muri rubanda rugufi kugira ngo babe abanyamizabibu n’abahinzi b’imirima. Naho inkingi z’umuringa zo mu Ngoro, ibitereko hamwe n’ikizenga cy’amazi kibumbye mu muringa byari mu Ngoro y’Uhoraho, Abakalideya barabimenaguye, bajyana icyitwa umuringa cyose i Babiloni. Batwaye kandi ibyungo, ibitiyo, imikasi, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, inkongoro, hamwe n’ibindi bikoresho bya ngombwa mu mirimo ikorerwa mu Ngoro. Umutware w’abarinda umwami w’i Babiloni afata kandi amabesani, amasafuriya, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, ibyungo, ibinyarumuri, inkongoro n’indobo, byose bikozwe muri zahabu, no muri feza. Izo nkingi ebyiri, hamwe n’icyo kizenga cy’amazi n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho, byose bikozwe mu muringa, ni Umwami Salomoni wabikoreshereje Ingoro y’Uhoraho, kandi nta washoboye gupima uburemere bw’umuringa wabigiyeho. Inkingi ya mbere yari nk’igitembo, ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani, umuzenguruko w’imikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’intoki enye. Yari ifite umutwe w’umuringa, ufite uburebure bw’imikono itanu, kandi yari isesuyeho incundura zitatseho imbuto zitukura, byose bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yanganaga ityo, kandi ifite imitako nk’iyo. Hariho imitako y’imbuto zitukura mirongo cyenda n’itandatu ku mpande, yose hamwe ikaba imitako y’imbuto ijana, zikikije incundura. Umutware w’abarinzi b’umwami w’i Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniya umuherezabitambo umwungirije, hamwe n’abarinzi batatu b’irembo. Yagiye no mu mugi afata umunyacyubahiro wari umutware w’ingabo, ahafata n’abagabo barindwi b’ibyegera by’umwami, hamwe n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo wari ushinzwe kwandika abinjiye mu ngabo z’igihugu; byongeye, afata n’abagabo mirongo itandatu bari mu mugi rwagati. Abo bose Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami w’i Babiloni, i Ribula. Umwami w’i Babiloni abicishiriza aho i Ribula mu gihugu cya Hamati. Nguko uko Yuda yajyanywe bunyago kure y’igihugu cye. Dore umubare w’abantu Nebukadinetsari yajyanye bunyago. Mu mwaka wa karindwi hagiye Abayuda 3023. Naho mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Nebukadinetsari yavanye i Yeruzalemu abantu 823. Hanyuma mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinetsari, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami ajyana bunyago Abayuda 745. Bose hamwe ni abantu 4,600. Ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami w’i Babiloni, wari ukijya ku ngoma, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. Nuko amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni. Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho; ibimutunga bya buri munsi, akabihabwa n’umwami w’i Babiloni kugeza ubwo apfuye. Mbega ngo umugi wari utuwe n’imbaga nyamwinshi urasigaramo ubusa! Uwahoze ari igikomerezwa mu mahanga n’umwamikazi w’ibihugu, ameze nk’umupfakazi, arakoreshwa imirimo y’uburetwa! Arara arira ijoro ryose, amarira akamutemba ku matama; mu bamukundaga bose nta n’umwe umuhoza, incuti ze zose zaramutereranye, zihinduka abanzi be. Yuda yajyanywe bunyago, irasuzugurwa kandi ishikamirwa n’ubucakara; ituye mu mahanga ntihagira uburuhukiro, abari bayikurikiranye bayifatiye mu mfutanwa. Amayira y’i Siyoni ari mu cyunamo, nta muntu n’umwe ukiza mu minsi mikuru; amarembo yayo yose yabaye amatongo, abaherezabitambo bayo baraganya, n’abari bayo baguye mu kantu: mbega agahinda gakomeye ka Siyoni! Abayirwanyaga barayinesheje, abanzi bayo baranezerewe, kuko ari Uhoraho wayibabaje, ayiryoza ibicumuro byayo bitagira ingano. Ibitambambuga byayo byajyanywe bunyago, umwanzi abijya inyuma. Ikuzo ry’umwari wa Siyoni ryarayoyotse, abatware bayo bamera nk’impara zitagira urwuri; bagendaga nta kabaraga, imbere y’ababashoreye. Yeruzalemu iribuka ya minsi y’umubabaro n’agahinda, ubwo abantu bayo bagwaga mu biganza by’umwanzi kandi itagira kirengera; abanzi bayo babibonaga, bishimira irimbuka ryayo. Yeruzalemu yaracumuye bikomeye, none yahindutse nk’ikintu cyahumanye, abahoze bayirata basigaye bayinnyega, kuko babona ubwandure bwayo; na yo ubwayo iraganya, ikabahisha amaso. Ingutiya yayo yahomyeho umwanda, ibyayibayeho, nta na rimwe yigeze ibitekereza mbere; yacishijwe bugufi bitangaje, ibura n’uyihumuriza, none iravuga iti «Uhoraho, itegereze umubabaro wanjye, urebe ukuntu umwanzi wanjye anyishimaho!» Umwanzi yaramburiye ikiganza ku byiza byayo byose, maze abanyamahanga binjira mu rusengero rwayo, ibyirebera, kandi warategetse ngo «Ntibazinjire mu ikoraniro ryawe!» Imbaga yayo yose uko yakabaye iraganya, bariho barashakashaka umugati; baragurana ibyiza byabo ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja. Yeruzalemu iratakamba igira iti «Uhoraho, itegereze, urebe ukuntu nasuzuguritse! «Yemwe, bahisi n’abagenzi mwese, nimurebe, mwitegereze, niba hari akababaro kamera nk’aka kanjye, ari na ko natejwe n’Uhoraho, ku munsi w’uburakari bwe bukaze. Yankongejemo umuriro uturutse hejuru, utwika amagufa yanjye; yanteze umutego aho nyura maze arambirindura, yangize nk’umugore w’intabwa, buri gihe mba merewe nabi. Yagenzuye ibibi nkora byose, abicigatira mu kiganza; umutwaro wabyo awungereka ku bitugu, ugahungabanya imbaraga zanjye. Uhoraho yangabije ibiganza by’abanzi, kandi ndashoboye guhangana na bo! Uhoraho yirukanye intwari zose zari iwanjye, yarankomanyirije kugira ngo bavunagure abasore banjye. Uhoraho yaribatiye umwari mu rwengero, ari we mukobwa wa Yuda. Ngibyo ibyatumye mpogora, amaso yanjye agasesa amarira, koko rero uwari kumpumuriza akandema agatima, andi kure. Abana banjye barihebye, kuko umwanzi yabarushije amaboko.» Siyoni iteze ibiganza, ariko nta we uyihumuriza. Uhoraho yategeje Yakobo abamushikamira impande zose; Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati muri bo. «Uhoraho ni umunyakuri, koko nasuzuguye amategeko ye. Nimutege amatwi, miryango mwese, mwitegereze umubabaro wanjye, kuko abakobwa banjye n’abasore banjye bajyanywe bunyago. Natakambiye amacuti yanjye, yo arantererana; abaherezabitambo n’abakuru banjye baguye mu mugi, bariho bashaka ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja. Uhoraho, itegereze amakuba ndimo! Ndatengurwa nkabunza umutima, kuko nagusuzuguye bikabije. Ku gasozi inkota yancuje abana, no mu rugo hameze nk’ahatashywe n’Urupfu. Tega amatwi amaganya yanjye, kuko nta n’umwe umpumuriza! Abanzi banjye bose bumvaga amakuba ndimo, bakishimira ibyago wanteje. Na bo urakabateza umunsi nk’uwo wangeneye, maze bapfe urwanjye! Ubugome bwabo nibwigaragaze imbere yawe, ubahane nk’uko wampannye, umpoye ibicumuro byanjye byose, kuko amaganya yanjye ari menshi, kandi ngahora nsuhuza umutima. Mbega ngo Uhoraho ararakarira umwari w’i Siyoni, bigatuma amutera gusuherwa! Yahanantuye ikuzo rya Israheli ariroha hasi; ntiyibuka akabaho akandagizaho ibirenge bye, ku munsi w’uburakari bwe! Uhoraho yatsembye inzuri zose za Yakobo, atazibabariye; mu burakari bwe asenya ibigo by’umwari wa Yuda; yabirunze hasi, ahindanya igihugu n’abatware bacyo. Kubera uburakari bwe bukaze yatsembye ububasha bwose bwa Israheli, ayihina akaboko k’iburyo imbere y’abanzi; muri Yakobo ahacana umuriro ugurumana, uhatwika impande zose. Yafoye umuheto we nk’umwanzi, abangura ukuboko kw’iburyo nk’umubisha; atsemba abari bafite igikundiro bose. Yacuranuriye uburakari bwe ku ihema ry’umwari w’i Siyoni, nuko buragurumana nk’umuriro. Uhoraho yahindutse nk’umwanzi atsemba Israheli, yatsembye iminara yayo yose, asenya n’ibigo byayo; umwari w’i Siyoni amugwiriza amaganya n’umubabaro. Nk’uko bangiza ubusitani n’akazu kaburimo, ni ko yayogoje igihugu cyose n’umurwa wacyo, avanaho ahantu haberaga amakoraniro matagatifu. Uhoraho yatumye iminsi mikuru n’amasabato byibagirana muri Siyoni; kubera uburakari bwe bugurumana, yigizayo umwami n’umuherezabitambo. Uhoraho yahigitse urutambiro rwe, azinukwa Ingoro ye, inkike z’iminara azigabiza ibiganza by’umwanzi; none barasakuriza mu Ngoro y’Uhoraho nk’abari mu minsi mikuru! Uhoraho agambiriye kurimbura inkike y’umwari w’i Siyoni; agiye kuharinganiza ateyeho umugozi, kandi ntazahina akaboko atamaze kuhatsemba. Inkuta n’inkike azishyize mu cyunamo; zose zizasenyukira icyarimwe. Amarembo yayo yarigise mu butaka, ibihindizo yarabikuye, arabicagagura; umwami wayo n’abatware bayo bigaruriwe n’abanyamahanga, nta mategeko akiharangwa, n’abahanuzi bayo ntibakibonekerwa n’Uhoraho! Abakuru b’umwari w’i Siyoni bicaye hasi, bagwa mu kantu; none baritumurira umukungugu mu mutwe, bakenyeye ibigunira. Abari b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ukora ku butaka. Amaso yanjye yakobowe n’amarira, ndiho ndatengurwa; nacitse intege kuko umwari w’umuryango wanjye yarimbutse, abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, bakaba basambagurikira ku bibuga by’umurwa. Barabaza ba nyina, bati «Ingano na divayi biri he?» ari na ko barabirana nk’inkomere ku bibuga by’umurwa, basambagurika mu maboko ya ba nyina. Icyo nakuvugaho se ni iki? Nakugereranya n’iki se, mwari w’i Yeruzalemu? Uwagukiza akaguhumuriza, yaba ari nde, wa mukobwa we, mwari w’i Siyoni? Akaga urimo ko kangana n’inyanja, ni nde washobora kugukiza? Amabonekerwa abahanuzi bawe bakugejejeho, ni ibinyoma n’impfabusa! Ntibakugaragarije igicumuro cyawe, kugira ngo wirinde ibi byakugwiririye, ahubwo impanuro bakubwiye, zarakurindagije zirakuyobya. Abahisi n’abagenzi barakuryanira inzara, barakuvugiriza induru, bakakuzunguriza umutwe, wowe, mwari w’i Yeruzalemu, bagira bati «Mbese uyu ni wa mugi wavugwagaho ubwiza buhebuje, ukaba n’umunezero w’isi yose?» Abanzi bawe bose barakwasamiye, baravuza induru, bagahekenya amenyo, bavuga bati «Twaramuyongobeje! Koko uyu ni wo munsi twari dutegereje, none tuwugezeho, turawubonye!» Uhoraho yageze ku cyo yagambiriye, ashoje icyo ijambo rye ryagennye kuva kera; yatsembye nta mbabazi, atuma umwanzi akwishimaho, yongera ububasha bw’ababisha bawe. Takambira Uhoraho, umuganyire, mwari w’i Siyoni; reka amarira yawe yisuke amanywa n’ijoro, boshye amazi y’umugezi; ntiwigere uruhuka, n’amarira ntakame mu maso yawe! Haguruka, utakambe ijoro ryose, uhereye igihe izamu ritangirira; curanurira umutima wawe imbere y’uruhanga rw’Uhoraho nk’uko basuka amazi; mutegere amashyi kubera ibitambambuga byawe, byarabiraniye hose mu mayirabiri, bizize inzara. «Uhoraho, reba kandi witegereze; abo wakoreye ibi ni bande? Byagenze bite kugira ngo ababyeyi barye abana babo, bya bitambambuga byabateraga ubwuzu? Byagenze bite kugira ngo abaherezabitambo n’abahanuzi bicirwe icyarimwe mu Ngoro y’Uhoraho? Umwana n’umusaza barambaraye mu mayira; abakobwa banjye n’abasore banjye bamazwe n’inkota, ku munsi w’uburakari bwawe warishe, usogota bose nta mbabazi. Wampagurukirije abaterabwoba bankikije, mbese nk’abantu batumiriwe umunsi mukuru; ntihagira urokoka cyangwa ucika ku icumu, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho. Abo nirereye nkabakuza, umwanzi yabantsembyeho.» Ndi umuntu wamenyeranye n’umubabaro; nywutewe n’inkoni y’uburakari bwe. Yaranshoreye anyuza mu mwijima, aho kungendesha mu rumuri. Ni jye jyenyine acyamuriraho ikiganza cye, akabigira iminsi yose. Yanyoshye buhoro buhoro umubiri wanjye, amagufa yanjye arayajanjagura; yanzengurukijeho urukuta rurangota, ankikizaho ibitotezo n’ibyago; antuza mu mwijima mbese nk’abapfuye bo mu bihe bya kera. Yarankingiranye sinashobora gusohoka, ambohesha iminyururu iremereye. Naratakambye ndanatabaza, ariko isengesho ryanjye ararizinzika. Inzira zanjye yarazizitiye n’amabuye abajije, aho nanyuraga arahazibira. Amereye nk’ikirura cyubikiye cyangwa nk’intare irekereje; yayobagije amayira yanjye, aranshwanyaguza; ansiga ndi igiterashozi. Yafoye umuheto we maze angira nk’intego y’umwambi we. Yampinguranyije impyiko n’imyambi yo mu mutana we. Umuryango wanjye wose wampinduye urw’amenyo, barantaramana igihe cyose. Yampagije indurwe, anyuhira ibinyobwa bisharira. Yampekenyesheje umusenyi, andisha ivu. Umutima wanjye nta mahoro ukiranganwa, sinkibuka icyitwa amahirwe! Nuko ndavuga nti «Imbaraga zanjye zarayoyotse, kimwe n’icyizere nari mfitiye Uhoraho.» Ibuka umubabaro wanjye n’agahinda kanjye, umenye indurwe n’uburozi wanyuhiye! Ndabizirikana maze umutima wanjye ugashenguka; ariko kandi nzakomeza nibuke n’ibi ngibi bintera icyizere: ni koko, imbabazi z’Uhoraho ntizirashira, urukundo rwe ntirugira iherezo, ahubwo ineza ye ayivugurura uko bukeye, ubudahemuka bwe ntibugira urugero! Ubwo ndavuga nti «Uhoraho ni we munani wanjye, ni cyo kintera kumwiringira.» Uhoraho ni mwiza ku bamutegereje, anezeza umutima w’abamushakashaka. Ni byiza ko umuntu yategereza mu ituze umukiro uzaturuka kuri Uhoraho, akanikorera umuzigo we, akiri muto. Ni byiza ko umuntu yakwicara ahiherereye agatuza, mu gihe umutwaro w’Uhoraho ukimuremereye; ajye yunama akoze umunwa mu mukungugu: ahari byamuviramo kwizera! Nategere umusaya umukubita, maze yemere guhazwa n’ibitutsi, kuko Uhoraho nta we atererana buheriheri. Ni koko, arahana ariko akagira imbabazi, akurikije impuhwe ze zitagira urugero; ntanezezwa no gucyaha abantu cyangwa ngo agambirire kubababaza. Iyo bakandamiza imbohe zose z’igihugu, bagahinyura uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu maso y’Umusumbabyose, bakarenganya umuntu mu rubanza, ubwo se Uhoraho yaba atabibona? Ni nde uvuga ijambo rimwe, ibyo avuze bikabaho? Uhoraho se, si we utegeka? Mu kanwa k’Umusumbabyose se, si ho haturuka amakuba n’amahirwe? Noneho se muntu yakwinubira iki, niba akiriho, kandi ari n’umunyabyaha? Nidusuzume inzira zacu, tuzigenzure maze tugarukire Uhoraho; twerekeze ibiganza byacu ejuru, imitima yacu ihugukire Imana iri mu ijuru. Ni koko, twaracumuye turigomeka, naho wowe, wanga kutubabarira! Wimiramijeho uburakari bwawe, uraduhiga, maze uradutsemba nta mbabazi; wikingiriza igicu cyawe kugira ngo isengesho ryacu ritakugeraho, uduhindura ibiseswa n’umwanda rwagati mu bihugu. Abanzi bacu bose baratwasamiye; umugabane dusigaranye ni ubwoba n’urwobo, amakuba n’ukurimbuka; none amaso yanjye arasesa amarira adakama, kubera ukurimbuka k’umwari w’umuryango wanjye. Amaso yanjye ararira ubudatuza, kandi nta na rimwe ajya ahwema, kugeza ubwo Uhoraho azunama, akarebera aho ari mu ijuru. Amaso yanjye arambaga kubera agahinda natewe n’abakobwa bose bo mu Mugi wanjye. Abanyanga nta mpamvu barantoteza, bakampiga nk’inyoni; baroshye ubugingo bwanjye mu rwobo, bangerekaho ibuye; amazi andenga ku mutwe, ni ko kuvuga nti «Ndahejeje!» Uhoraho, natakambiye izina ryawe, ndi ikuzimu mu rwobo; umva ijwi ryanjye rigutakira, rigira riti «Wikwima amatwi imiborogo n’induru byanjye.» Waranyegereye umunsi nagutakambiraga, maze uravuga uti «Wigira ubwoba!» Uhoraho, mu rubanza banciraga, wambereye umuvugizi, ugobotora ubugingo bwanjye; Wabonye ukuntu bampohoteraga, Uhoraho, ngwino undenganure. Wabonye uko bashishikajwe no kwihorera, n’imigambi yose mibi bamfitiye. Uhoraho, wumvise ibitutsi byabo, n’uko bahihibikanira kungambanira; mu byo bavuga no mu byo bongorerana abanzi banjye ntibahwema kundenguriraho. Bitegereze: baba bicaye, baba bahagaze, ni jye bataramana. Uhoraho, na bo uzabiture ukurikije ibikorwa byabo; umutima wabo uzawukomeze nk’ibuye, ube ari wo muvumo ubavumye. Uzabakurikirane wuzuye uburakari, ubatsembe mu nsi y’ijuru ryawe, Uhoraho. Mbega ngo zahabu irahindana, ya zahabu iyunguruye yarononekaye! Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira agakwira hose mu mayirabiri! Byagenze bite kugira ngo abana ba Siyoni, bo bagereranywaga na zahabu inogereye, bageze aho gufatwa nk’ibibindi by’ibumba, byabumbwe n’ibiganza by’umubumbyi? Yewe, n’imbwebwe zigira impuhwe, zikonsa ibyana byazo; ariko umuryango wanjye wo ni intavumera, boshye za mbuni zo mu butayu. Ururimi rw’ikibondo kikiri ku ibere, rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota; ibitambambuga birasaba umugati, ariko ntihagire uwubaha. Abari basanzwe barya bakijuta, ngabo baguye umudari mu mayira; abarerewe mu mihemba, barigaragura mu myanda. Amafuti y’umwari w’umuryango wanjye, asumbye kure ibyaha bya Sodoma, yo yarimbutse mu kanya kangana urwara, nta n’uyikojejeho ikiganza. Abahungu bayo barabagiranaga kurusha urubura, bakarusha n’amata kwererana; imibiri yabo yashashagiraga kurusha umuhemba, mu maso habo hakabengerana kurusha ibuye ry’agaciro. None dore mu ruhanga rwabo harirabura kurusha imbyiro: ntibakimenyekana mu mayira; uruhu rwabo rwafashe ku magufa, rubumiraho uboshye igiti. Abicishijwe inkota barahiriwe kurusha abishwe n’inzara, bakagwa umudari, kubera ko imirima yarumbye. Abagore bafashe abana babo bagiriraga igishyika, barabateka kugira ngo babarye, kubera amakuba y’umwari w’umuryango wanjye. Uhoraho yasagutswe n’umujinya, abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu; yacanye umuriro muri Siyoni, maze imfatiro zayo zose zirakongoka. Ari abami bo mu mahanga ari n’abatuye ku isi bose, nta n’umwe watekerezaga ko umubisha kimwe n’umwanzi, bazigera binjira mu marembo ya Yeruzalemu. Ibyo byatewe n’ibyaha by’abahanuzi bayo, kimwe n’amafuti y’abaherezabitambo bayo; bameneye amaraso y’intungane rwagati muri yo. Barindagiraga mu mayira, nk’impumyi; bihumanyije n’amaraso, bituma nta we utinyuka gukora ku myambaro yabo. Barabamaganaga bagira bati «Nimwigireyo mwarahumanye! Nimwigireyo, nimwigireyo! Ntimugire icyo mukoraho!» Uko babuyeraga bahunga, abo mu mahanga baravugaga bati «Ntibazongere gutura iwacu ukundi!» Uhoraho yarabarebye maze arabatatanya, ntagishaka kubabona; ntibongeye kwita ku baherezabitambo, cyangwa ngo bubahe abasaza. Twebweho, amaso yacu yari yatukujwe no kurira, igihe twari dutegereje ko umutabazi yaza; twarakenguzaga ariko biba iby’ubusa: mu mahanga ntibashoboye kudukiza! Baratugenzuraga aho twajyaga hose, bakatubuza guhurira mu bibuga byacu. Twari tugiye gushira, akacu kari kashobotse, mbese igihe cyacu cyari cyageze. Abari badukurikiranye barihutaga kurusha za kagoma mu kirere; ku misozi baratujujubyaga, naho mu mayaga bakadusatira. Intore y’Uhoraho twakeshaga guhumeka, bayifatiye mu myobo yabo, kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo, ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!» Ishime, uhimbarwe, mwari wa Edomu, wowe utuye mu gihugu cya Usi: nawe inkongoro izakugeraho, uzasinde maze wiyambike ubusa! Mwari w’i Siyoni, amafuti yawe arababariwe; Uhoraho ntazongera kukujyana bunyago. Naho wowe, mwari w’i Edomu, azaguhanira amafuti yawe, agaragaze ibyaha byawe! Uhoraho, ibuka ibyatugwiririye, itegereze maze urebe uko badutuka! Umurage wacu wigaruriwe n’abanyamahanga, amazu yacu agabizwa abantu tutazi. Dore turi impfubyi nta ba data tukigira, na ba mama babaye nk’abapfakazi. Amazi, tuyanywa ari uko dutanze feza, n’inkwi tuzibona tubanje kuzishyura. Baturi nabi rwose, turatotezwa, turarembye, ntitukigira ikiruhuko. Dutegeye amashyi Misiri na Ashuru, kugira ngo tubone imigati idutunga. Ababyeyi bacu baracumuye, ariko ntibakiriho, ubu ni twebwe dushengurwa n’ibicumuro byabo. Dusigaye dutegekwa n’abacakara, ntihagire n’umwe utuvana mu nzara zabo. Dusarura ingano zacu ari uko duhaze amagara, kubera abasahuzi baturuka mu butayu bakadutera. Umubiri wacu urahinda umuriro uboshye itanura, kubera inzara yatuzahaje. Muri Siyoni, abagore barafatwa ku gahato, kimwe n’abari mu migi ya Yuda. Bafashe abatware barabamanika, ntibacyubaha abakuru b’umuryango. Abasore baraheka urusyo n’ingasire, abahungu barikorera inkwi zikabaheta. Abasaza ntibakijya mu nama, abasore baretse gutera indirimbo zabo. Ibyishimo by’umutima wacu byarayoyotse, imbyino yacu ihinduka amaganya. Ikamba ryo ku mutwe wacu riraguye. Mbega ishyano! Turagowe kuko twahemutse! Icyatumye umubiri wacu wose urwara n’amaso yacu akaba yarahumye, ni uko umusozi wa Siyoni wabaye itongo, ugahinduka isenga ry’ingunzu. Ariko wowe, Uhoraho, uri umwami iteka ryose, intebe yawe ihoraho, uko amasekuruza agenda asimburana. Ni iki cyatuma watwibagirwa ubuziraherezo, ukadutererana igihe kireshya gitya? Uhoraho, twigarurire natwe tukugarukire, vugurura imibereho yacu, tumere nka mbere. Naho ubundi se, waba waratuzinutswe burundu, ku buryo watugirira uburakari bukabije gutyo? Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa mirongo itatu, nari ku nkombe y’uruzi rwa Kebari rwagati mu bari barajyanywe bunyago, nuko ijuru rirakinguka, ndabonekerwa. Kuri uwo munsi wa gatanu nyine — hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago — ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho. Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane. Amaguru yabyo yari agororotse n’ibirenge bimeze nk’ibinono by’ibimasa, bikarabagirana nk’umuringa usennye. Mu nsi y’amababa yabyo habonekaga ibiganza nk’iby’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe n’imitwe yabyo. Ayo mababa yabyo yari afatanye rimwe n’irindi, bikagenda ubudahindukira kimwe kiromboreje imbere yacyo. Mu ruhanga rwabyo hasaga n’ah’umuntu, byose uko ari bine mu musaya w’iburyo bigasa n’intare, mu w’ibumoso bigasa n’ikimasa, uko ari bine kandi bikagira umutwe nk’uwa kagoma. Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru, buri kinyabuzima gifite amababa abiri afatanye, n’andi abiri agitwikiriye; buri kinyabuzima kikagenda kiromboreje imbere yacyo bigana aho umwuka ubyerekeje, kandi bikagenda ubudahindukira. Ibyo binyabuzima nabibonaga bimeze nk’amafumba agurumana, agenda anyuranamo hagati yabyo, hakaba n’umucyo w’umuriro urabya; ibinyabuzima bikagenda binyuranamo kandi bisa n’umurabyo. Nuko ngo ndebe, mbona uruziga ku butaka, iruhande rw’ibyo binyabuzima uko ari bine. Izo nziga zari zikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye. Zari zikoze kimwe kandi zisa, ku buryo wabonaga uruziga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi. Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira. Umuzenguruko wa buri ruziga ukaba mugari ku buryo buteye ubwoba, kandi izo nziga uko ari enye zikaba zizengurutsweho n’amaso. Uko ibyo binyabuzima byagendaga, inziga na zo zaragendaga, byajya mu kirere na zo zikazamuka. Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, zikajyanirana na byo mu kirere, kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. Iyo ibyo binyabuzima byagendaga izo nziga na zo zaragendaga, byahagarara na zo zigahagarara, byajya mu kirere na zo zikazamuka; kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. Ku mutwe w’ibinyabuzima hari harambuyeho ikintu kimeze nk’igisenge, kikabengerana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, gitwikiriye imitwe yabyo; naho mu nsi y’icyo gisenge ni ho amababa yabyo yari aramburiye, rimwe rirebana n’irindi; buri kinyabuzima kikagira n’amababa abiri agitwikiriye. Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari, iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. Humvikanaga rero urusaku rwinshi, ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima. Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami, hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu. Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga mbese n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye, maze numva ijwi ryavugaga. Nuko rirambwira riti «Mwana w’umuntu, haguruka ngire icyo nkubwira.» Nuko rikibivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ’Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi. Naho rero wowe, mwana w’umuntu, ntubatinye, ntuzaterwe ubwoba n’amagambo yabo nibakuvuguruza cyangwa se bakaguhinyura, kabone n’iyo wakwicara hejuru ya za manyenga. Witinya amagambo yabo cyangwa indoro yabo, kuko ari inyoko y’ibirara. Uzabagezeho amagambo yanjye, bakumva batakumva, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.» Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze, icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho rya! Icyo gitabo weretswe, kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.» Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.» Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki. Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye. Singutumye ku muryango uvuga ururimi rutumvikana cyangwa se rukomeye kurwumva, ahubwo ngutumye ku muryango wa Israheli. Si ku miryango myinshi ivuga ururimi rutumvikana, kandi rukomeye kurwumva ku buryo mutakumvikana — kuko iyo aba ari bo nari ngutumyeho bajyaga kukumva — nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye. None dore umutwe wawe nywukomeje nk’uwabo, n’agahanga kawe nk’akabo; ngukomeje nka diyama ikomeye kurusha urutare. Ntuzabatinye cyangwa ngo udagadwe imbere yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.» Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, amagambo yose nkubwira ujye uyakira mu mutima wawe, uyatege amatwi yawe yombi, maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’» Nuko ntwarwa n’umwuka, maze numva inyuma yanjye urusaku rw’umuririmo ukaze w’ijwi rigira riti «Uhoraho Nyirikuzo nasingirizwe mu Ngoro ye!» Urwo rusaku rwari urw’amababa y’ibinyabuzima yakubitanaga, urw’inziga zari iruhande rwabyo n’urw’induru ikaze. Hanyuma umwuka uranterura uranjyana, ngenda nshavuye kandi ntengurwa, ari na ko ikiganza cy’Uhoraho kinshikamiye bikomeye. Nuko ngera i Telabibu, aho abajyanywe bunyago bari batuye hafi y’uruzi rwa Kebari; marana na bo iminsi irindwi, meze nk’uwakutse umutima. Nyuma y’iminsi irindwi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. Nindamuka mbwiye umugome nti ’Ugiye gupfa’, maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n’imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe. Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe.» Ubwo nari aho ngaho, ububasha bw’Uhoraho bunsesekaraho maze arambwira ati «Haguruka ujye mu kibaya, mfite icyo mpakubwirira.» Nuko ndahaguruka nerekeza mu kibaya, mbona ikuzo ry’Uhoraho rihaganje, rimeze rwose nk’iryo nabonye ku nkombe y’uruzi rwa Kebari, maze nitura hasi nubamye. Ubwo umwuka unyinjiramo, urampagurutsa maze urambwira, uti «Genda wikingirane mu nzu.» Wungamo uti «Umva rero, mwana w’umuntu, abantu bagiye kugushyira ku ngoyi, bakubohe maze woye kuzongera kubasanga ukundi. Nanjye nzafatisha ururimi rwawe mu rusenge rw’akanwa, uzabe ikiragi ubutazasubira kubatonganya ukundi, kuko ari inyoko y’ibirara. Ariko igihe nzaba ngize icyo nkubwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka kandi niyirorerere, kuko ari inyoko yararutse.’ None rero, mwana w’umuntu, fata itafari urirambike imbere yawe urishushanyeho umugi, ari wo Yeruzalemu. Hanyuma werekane ko ugoswe uwukikiza imikingo; uharunde imigina y’ibitaka, uhace ingando z’ibitero kandi uwukikize imashini z’intambara impande zose. Uzafate ipanu y’icyuma uyishinge hagati yawe n’umugi nk’inkike y’icyuma, uwuhange amaso bityo uzaba ugoswe; ni wowe uzawugota. Bizabera ikimenyetso umuryango wa Israheli. Ngaho rero ryamira urubavu rw’ibumoso, maze wiyorose ibyaha by’umuryango wa Israheli. Igihe cyose uzamara uryamye utyo, uzaba wikoreye ibyaha byabo. Ni jyewe ukubarira iminsi nkurikije imyaka umuryango wa Israheli wamaze ucumura, bityo ukazamara iminsi ijana na mirongo cyenda wikoreye ibyaha byabo. Icyo gihe nukirangiza, uzahindukire uryamishe urubavu rw’iburyo wikorere ibyaha by’inzu ya Yuda, iminsi mirongo ine yose. Ku mwaka umwe naguteganyirije igihe kingana n’umunsi umwe. Hanyuma uzahange amaso Yeruzalemu izaba igoswe, ushyire hejuru ukuboko kwawe kwambaye ubusa maze uyihanurire ibiyerekeyeho. Dore ngushyize ku ngoyi, ntuzahindura urundi rubavu kugeza ubwo iminsi yo kugota umugi izaba yarangiye. Cyo ngaho rero shaka ingano nini n’ingano za bushoki, ibishyimbo n’inkori, amasaka n’uburo; ubivangire mu cyungo kimwe maze ubikoremo umugati. Uwo mugati uzagutunga igihe cyose uzaba uryamiye urubavu — iminsi magana atatu na mirongo cyenda. Ibiryo uzarya, uzajye upima ibingana n’amasikeli makumyabiri ku munsi, bikazagutunga kugeza ku munsi ukurikiyeho. Amazi uzanywa na yo azaba ageze, azaba angana n’incuro y’agakebano ku munsi. Ibyo biryo bizaba bimeze nk’umugati w’ingano za bushoki, uzabitekere hejuru y’icyavu abantu bitumyemo; bose babireba.» Uhoraho yungamo ati «Nguko uko Abayisraheli bazarya ibiryo byabo byahumanye, igihe bazaba bari mu mahanga ngiye kubatatanyirizamo.» Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.» Uhoraho ni ko kumbwira ati «Noneho kubera iyo mpamvu, nkwemereye guteka umugati wawe hejuru y’ibisheshe by’amase y’inka, aho kubiteka hejuru y’icyavu abantu bitumyemo.» Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye gusenya ibigega by’imigati by’i Yeruzalemu; bazaryana agahinda umugati upimye, banywe bishisha amazi agezwe, maze kubera ko bazabura umugati n’amazi, bazakangarane kandi bacike intege ku mpamvu y’ibyaha byabo.» Uhoraho yongera kumbwira ati «Mwana w’umuntu, fata icyuma gityaye, ugifate nk’urwembe rwa kimyozi, ucyiyogosheshe imisatsi n’ubwanwa; hanyuma ufate umunzani maze ubigabanyemo imigabane. Igihe iminsi y’ifatwa ry’umugi izaba irangiye, uzafate umugabane uhwanye na kimwe cya gatatu uwutwikire mu mugi rwagati. Ikindi cya gatatu uzagende ugicagagura n’inkota ari na ko uzenguruka umugi; igice gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, ni bwo nanjye nzakura inkota yanjye mbakurikirane. Uzafateho umusatsi muke uwushyire mu mufuka w’igishura cyawe, hanyuma uzongere ufateho uwujugunye mu muriro, bityo uhembere umuriro uzagera ku muryango wa Israheli.» Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Iyo ni Yeruzalemu nashyize hagati y’amahanga n’ibihugu biyikikije. Yarigometse isuzugura amategeko n’amabwiriza yanjye kurusha amahanga n’ibihugu biyikikije; kuko bahigitse amabwiriza yanjye kandi ntibakurikize n’amategeko yanjye.» Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati «Kubera ko agasuzuguro kanyu gatambukije ububi ak’amahanga abakikije, ntimunakurikize amategeko yanjye ngo mwubahirize n’amabwiriza yanjye, ahubwo mugakurikiza imico y’amahanga abakikije, kubera iyo mpamvu nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze ’Nanjye ndakwibasiye, nzagucira urubanza ku mugaragaro mu maso y’amahanga. Nzakwibasira ku buryo ntigeze mbikora kandi ntazigera nongera kubikora, kubera ayo mahano wakoze. Ababyeyi bazarya abana babo n’abana barye ababyeyi babo ku mugaragaro mu maso yawe. Nzagucira urugukwiye, nzatatanyirize imihanda yose uzaba arokotse wese mu bagukomokaho. Ni cyo gituma mbirahiriye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko wahindanyije Ingoro yanjye n’ibyo biterashozi byose n’ayo mahano yose, nanjye nzagutsemba, sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira. Icya gatatu cy’abaturage bawe kizicwa n’ibyorezo maze barimburwe n’inzara ku mugaragaro mu maso yawe, ikindi gice cya gatatu gitsemberwe n’inkota iruhande rwawe, hanyuma icya gatatu gisigaye ngitatanyirize imihanda yose ngikurikiranye n’inkota. Nzimara ntyo uburakari, n’umujinya wanjye nywubarangirizeho maze nihorere; bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, kandi ko mu burakari bwanjye navuze, kugeza ubwo mbarangirijeho umujinya wanjye. Nzakugira itongo n’ikinnyego mu mahanga agukikije, no mu maso y’abagenzi; maze igihe nzaba naguciriye urugukwiye mbigiranye uburakari, umujinya n’ibihano bikaze, uzabere amahanga agukikije ikinnyego n’igitutsi, akarorero n’impamvu yo gutinya kuko ari jye Uhoraho ubivuze. Nzabaterereza imyambi iteye ubwoba ibarimbure; koko nzayibaterereza kubatsemba, nongereho n’inzara nsenya ibigega byanyu by’imigati. Nzabaterereza inzara n’ibikoko by’inkazi bibamareho urubyaro; ibyorezo n’amaraso bizakugariza kandi nzakugabize n’inkota: ni jye Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukira urebe imisozi ya Israheli maze uhanure ibiyerekeyeho. Uzavuge uti ’Misozi ya Israheli, nimutege amatwi ijambo rya Nyagasani Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira imisozi n’utununga, imikokwe n’ibibaya: Ngiye kubagabiza inkota, ndimbure ahantu hanyu hatagatifu. Intambiro zanyu z’ibitambo zizasandazwa, n’iz’imibavu zimenagurwe; nzabatsinda imbere y’ibigirwamana byanyu; intumbi z’Abayisraheli nzishyire imbere y’ibigirwamana byabo, kandi nyanyagize amagufa yabo impande zose z’intambiro zanyu. Imigi mutuyemo izahinduka amatongo n’ahantu hanyu hatagatifu hasenywe; bityo intambiro zanyu zizasenywe kandi zirimburwe, ibigirwamana byanyu bisandazwe kandi binyanyagire, intambiro z’imibavu zizamenagurwe maze ibikorwa byanyu bihinduke ubusa. Nzararika abazaba bashegeshwe rwagati muri mwe, maze muzamenyereho ko ndi Uhoraho. Ariko rero, nzasigaza bamwe muri mwe bazaba bacitse ku icumu bakazatatanira mu mahanga; maze bazanyibukire mu mahanga aho bazaba ari imbohe, kuko nzaba namenaguye umutima wabo wararutse ukanyanga, n’amaso yabo yohotse inyuma y’ibigirwamana byabo. Bazizinukwa na bo ubwabo kubera ibibi byose bakoze n’ayo mahano yabo. Bityo nimbateza ayo makuba, bazamenye ko ndi Uhoraho kuko ibyo navuze bitabaye imfabusa.’» Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: «Koma mu mashyi, udihe n’ikirenge hasi maze utere hejuru uti ’Karabaye!’ Israheli igiye kwicishwa inkota, inzara n’ibyorezo kubera amahano yose yakoze. Abari kure bazicwa n’ibyorezo, naho abari bugufi bazatsembwe n’inkota. Abazaba baracitse ku icumu bazamarwa n’inzara, kuko nzabarangirizaho umujinya wanjye. Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose. Nzabacyamuriraho ikiganza cyanjye, igihugu cyabo kimwe n’aho batuye hose, hahinduke ahantu hadatuwe kuva ku butayu kugera i Ribula, bityo bazamenye ko ndi Uhoraho.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, vuga uti ’Nyagasani Uhoraho, abwiye atya umuryango wa Israheli: Birarangiye! Dore amaherezo yagwiririye impande enye z’igihugu. Noneho bikurangiriyeho, ngiye kukuvunduriraho uburakari bwanjye, kugira ngo ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nkuryoze n’amahano yose wakoze. Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira, ahubwo nzagushinja imyifatire yawe, amahano wakoze azakugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore ngicyo icyago kiraje, icyago cya kabutindi! Amaherezo yawe aregereje, ngayo rwose yaje ahagurutse akugana, araje rwose. Ubu ni wowe utahiwe, muntu utuye igihugu. Igihe kiraje n’umunsi uregereje, ntibikiri ibyishimo, ahubwo ni imvururu ku misozi. Ngaha ngiye kukuvunduriraho umujinya wanjye, nkurangirizeho uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, kandi nkuryoze amahano yose wakoze. Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira; ahubwo nzaguhana nkurikije imyifatire yawe, amahano wakoze akugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho, nkaba mbahannye. Nguyu umunsi urageze, ubu ni wowe utahiwe; ubuhubutsi buragwiriye, agasuzuguro kakwiriye hose, urugomo rurabyutse nk’inkoni y’ubugiranabi... Igihe kirageze n’umunsi uregereje! Umuguzi narekere aho kwishima, umucuruzi areke kwiheba kuko umujinya wanjye wibasiye igihugu cyose. Umucuruzi ntakigarutse ku cyo yagurishije, kabone n’aho yaba akiriho, kuko ibyavuzwe bigomba kugwirira ubukungu bw’igihugu bizaba, maze ntihazagire urokoka bazira icyaha cyabo. Ngaha bavugije akarumbeti, n’ibyangombwa byose byateguwe, ariko nta muntu n’umwe wo kujya ku rugamba, kuko umujinya wanjye waziye ubukungu bw’igihugu cyose. Abazaba bari hanze bazicishwa inkota, abari mu mazu bazire ibyorezo n’inzara. Umuntu wese uzaba ari ku gasozi azicwa n’inkota, naho uzaba ari mu mugi azahitanwe n’ibyorezo n’inzara. Abazaba bacitse ku icumu bazahungira mu misozi nk’inuma zo mu gasozi, bose nzabice buri muntu azira icyaha cye. Ibiganza byombi bizacika intege, amavi yose azarohame mu mazi. Bazakenyera ibigunira n’umushyitsi ubatahe; mu ruhanga rwabo hazakorwe n’ikimwaro n’imitwe yabo bayiharanguze. Feza yabo bazayinyanyagiza mu mihanda na zahabu yabo ihindane; ari zahabu cyangwa feza yabo, nta kizashobora kubakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho. Ntibazongera guhaga cyangwa kurengwa ukundi, kuko ari byo byari imvano y’ugucumura kwabo. Ubwibone bwabo babugaragarizaga mu bwiza bw’imitamirizo yabo, none ngaho bayikozemo amashusho y’amahano n’ibigirwamana byabo. Nanjye, ni yo mpamvu iyo mitamirizo yabo nyigize umwanda kuri bo. Ngiye kuyigabiza abanyamahanga, bayisahure n’abajura bo mu gihugu bayitwareho iminyago, babanje kuyandavuza. Nzabirengagiza igihe bazaba bandavuza umutungo w’Ingoro yanjye, ibisambo bizinjiremo maze biwuhindanye. Ngaho rero cura umunyururu kuko igihugu cyuzuyemo ubwicanyi bumena amaraso, n’umugi ukaba wuzuyemo urugomo. Nzazana abanyamahanga b’abagome bigarurire amazu yabo, ncubye ubwirasi bw’abanyamaboko n’ingoro zabo nzihumanye. Ngaha iterabwoba riraje; bazashakashaka amahoro ariko bizabe iby’ubusa. Icyago kizasimburwa n’ikindi, inkuru mbi zisimburane. Bazatakambira umuhanuzi ngo agire icyo yababonera ariko bibe iby’ubusa; umuherezabitambo ntazaba akimenya amategeko, nk’uko n’abakuru b’umuryango batazaba bakijya inama. Umwami azajya mu cyunamo, igikomangoma kizikame mu bwihebe, n’ibiganza by’abatuye igihugu bihinde umushyitsi. Nzabahana nkurikije imyifatire yabo, mbacire urubanza nkurikije uko na bo baca izabo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho. Mu mwaka wa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa gatandatu, nari nicaye iwanjye n’abakuru b’umuryango bicaye imbere yanjye; nuko ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho. Nuko ngo ndebe, mbona igisa n’umuntu. Kuva mu nsi y’urukenyerero yari akikijwe n’umuriro, hejuru y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nka zahabu. Arambura igisa n’ikiganza maze amfata umusatsi, ubwo umwuka ungurukana mu kirere unjyana i Yeruzalemu mu mabonekerwa matagatifu, ungeza ku rugi rw’amarembo y’imbere yerekera mu majyaruguru, ariho hari intebe y’ikigirwamana cy’ishyari, gitera ishyari. Nuko mbona haganje ikuzo ry’Imana ya Israheli, ryasaga rwose n’iryo nigeze kubona mu kibaya. Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ubura amaso urebe mu majyaruguru.» Ubwo nubura amaso ndareba, maze mbona cya kigirwamana cy’ishyari, cyari kiri mu majyaruguru y’urugi rw’amarembo agana ku rutambiro. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, urareba se ibyo bakora? Urareba ayo mahano yose akabije umuryango wa Israheli ukora, kugira ngo banyimure mu Ngoro yanjye? Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.» Ubwo anjyana ku marembo y’igikari cy’Ingoro. Nuko ngo ndebe, mbona umwobo mu rukuta. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho nawe cukura umwobo mu rukuta.» Mpera ko ndawucukura maze haboneka umwenge. Noneho arambwira ati «Injira maze urebe amahano ateye isoni bakorera hano.» Nuko ndinjira, ngo ndebe mbona ibishushanyo by’inyamaswa zikururuka ku butaka z’amoko yose, ibikoko byose biteye ishozi n’ibigirwamana by’ubwoko bwose, Abayisraheli bashushanyije ku mpande zose z’urukuta. Abakuru b’umuryango wa Israheli bagera kuri mirongo irindwi hamwe na Yazanyahu mwene Shafani hagati yabo, bari bahagaze imbere y’ibigirwamana — buri muntu afite icyotezo mu ntoki — maze umwotsi w’ububani ukazamuka nk’igicu. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, wiboneye se ibyo abakuru b’umuryango wa Israheli bahakorera bikingirije umwijima, buri muntu mu cyumba cye giharabitse ibishushanyo? Baribwira bati ’Uhoraho ntatureba, yavuye mu gihugu.’» Nuko yungamo ati «Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.» Noneho anjyana ku rugi rw’amarembo y’Ingoro y’Uhoraho yerekeraga mu majyaruguru, hakaba abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi. Nuko arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ba woroheje uzabona n’andi mahano akabije kuruta aya ngaya.» Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba bareba aho rirasira. Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo. Nanjye nzabahanana umujinya, sinzigera mbarebana impuhwe kandi sinzanabababarira. Bazantakambira baranguruye amajwi, nyamara ariko sinzabumva.» Nuko numva ijwi riranguruye rigira riti «Mube hafi, mwe mushinzwe guhana umugi, buri wese afate mu kiganza intwaro yo kurimbura.» Hanyuma nbona abantu batandatu, batambuka baturutse mu irembo ryo hejuru ryerekera mu majyaruguru, buri muntu yitwaje intwaro yo kwica. Hagati yabo hari umuntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara we igikoresho cyo kwandikisha, cyari kigenewe umwanditsi. Nuko barinjira, maze bahagarara imbere y'urutambiro rw'umuringa. Ikuzo ry'Imana ya Israheli riva ku mukerubimu ryari ririho rigana ku muryango w'Ingoro, rihamagara wa muntu wambaye umwenda w'ihariri akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha; maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k'abantu bariho baganya, bakaba barizwa n'ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.» Nuko abwira abandi bantu ati «Nimukurikire uwo muntu, namwe munyure mu mugi kandi mwice. Ntimugire n'umwe murebana impuhwe cyangwa ngo mumubabarire; baba abasaza, abasore n'amasugi, abana n'abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro. Hanyuma arababwira ati «Nimuhindanye Ingoro, ibikari byayo mubyuzuzemo intumbi! Ngaho mugende.» Nuko baragenda bica abatuye umugi bose. Igihe bariho bica, nsigara jyenyine maze nikubita hasi nubamye, ni ko gutera hejuru nti «Nyagasani Uhoraho, rwose ugiye gutsemba agasigisigi ka Israheli, ucubanurira umujinya wawe kuri Yeruzalemu?» Arambwira ati «Icyaha cy'umuryango wa Israheli n'inzu ya Yuda kirakabije; dore igihugu cyuzuyemo amaraso, n'umugi wasagutswe n'ubugizi bwa nabi. Baribwira bati 'Uhoraho yavuye mu gihugu, ntakibona.' None rero nanjye sinzigera mbarebana impuhwe, kandi sinzanabababarira; nzabahora iyo myifatire mibi yabo.» Nuko mbona wa muntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha, agarutse avuga ati «Narangije ibyo wantegetse.» Nuko ngo ndebe mbona ku gisenge cyari hejuru y’umutwe w’abakerubimu, ikintu cyasaga nk’ibuye rya safiri, kimeze nk’intebe y’ubwami. Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye umwenda w’ihariri, ati «Nyura hagati mu nziga ziri mu nsi y’abakerubimu, ucigatire mu biganza amakara yaka ari hagati y’abakerubimu maze uyanyanyagize ku mugi.» Nuko ajyayo mwirebera. Igihe uwo muntu yinjiraga, abakerubimu bari bahagaze iburyo bw’Ingoro, nuko mu gikari igihu kirabudika. Ikuzo ry’Uhoraho rizamuka ku mukerubimu rigana imbere y’umuryango w’Ingoro, ubwo n’Ingoro ubwayo yuzuramo igihu, n’igikari cyuzuramo icyezezi cy’ikuzo ry’Imana. Nuko urusaku rw’amababa y’abakerubimu rwumvikana kugera inyuma y’igikari cy’Ingoro, mbese rwose ukaba wagira ngo ni ijwi ry’Imana ishobora byose, iyo ivuze. Igihe Uhoraho yabwiraga wa muntu wambaye umwenda w’ihariri, ati «Fata umuriro uri mu ruziga rw’igare riri hagati y’abakerubimu», umuntu yaraje maze ahagarara iruhande rw’igare. Umukerubimu arambura ukuboko akunyujije hagati y’abandi bakerubimu, akwerekeza ku muriro wari hagati yabo; arawufata maze awushyira mu kiganza cya wa muntu wambaye umwenda w’ihariri. Na we rero arawucigatira, arasohoka. Nuko mu nsi y’amababa y’abakerubimu haboneka ikintu kimeze nk’ikiganza cy’umuntu. Ngo ndebe, mbona inziga enye iruhande rw’abakerubimu, uruziga iruhande rwa buri mukerubimu, kandi n’imisusire y’izo nziga ikarabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. Izo nziga uko ari enye zari zikoze kimwe, ku buryo wabonaga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi. Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira, ariko zikaragaga zerekera mu ruhande umutwe waganagamo, kandi ntizihindukire. Ari igihimba cyose n’umugongo, ibiganza n’amababa by’abakerubimu kimwe n’inziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho ibyezezi hirya no hino. Nuko numva izo nziga zihawe izina rya «Galigali ». Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye: uruhande rwa mbere rwari urw’ikimasa, urwa kabiri rwari urw’umuntu, urwa gatatu rwari urw’intare, urwa kane ari urwa kagoma. Abakerubimu ngo batumburuke, mbona ni cya kinyabuzima nari nabonye ku ruzi rwa Kebari. Uko abakerubimu batambukaga, inziga na zo zabagendaga iruhande; bazamura amababa kugira ngo bazamuke, inziga zikabaguma iruhande ariko ntizongere kwikaraga. Iyo babaga bahagaze na zo zarahagararaga; bazamuka zikazamukana na bo, kuko umwuka w’ibinyabuzima ari zo wari urimo. Ikuzo ry’Uhoraho risohoka riturutse imbere y’umuryango w’Ingoro, maze rihagarara ku bakerubimu. Nuko abakerubimu barambura amababa, bazamuka mbareba n’inziga zizamukana na bo; bahagarara ku rugi rw’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana ya Israheli riri hejuru yabo. Byari bimeze rwose nka bya binyabuzima nigeze kubona mu nsi y’Imana ya Israheli, ubwo nari ndi ku ruzi rwa Kebari, nuko menya ko bari abakerubimu. Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye n’amababa ane, bakagira n’ibintu bimeze nk’ibiganza by’umuntu mu nsi y’amababa yabo. Imitwe yabo yasaga rwose nk’iyo nari nigeze kubona, ubwo nari ndi ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Nuko buri mukerubimu akagenda aboneje imbere ye. Nuko umwuka uranjyana ungeza ku irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ryerekera nyine iburasirazuba; ku rugi rw’iryo rembo hakaba hahagaze abantu makumyabiri na batanu. Muri bo mbona Yazanya mwene Azuru, na Pelatiyahu mwene Benayahu, abatware b’umuryango. Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngabo abantu bagambirira gukora ikibi, bagakwiza inama mbi muri uyu mugi. Baribwira bati ’Igihe se nticyaba cyegereje maze bakatwubakira andi mazu! Umugi ni nk’inkono, naho twebwe tukaba nk’inyama ziyirimo.’ Ni cyo gituma rero, mwana w’umuntu, ugomba guhanura ibiberekeyeho.» Nuko umwuka w’Uhoraho unsesekaraho, maze arambwira ati «Ngaho babwire uti ’Uhoraho avuze atya: Koko ni ko muvuga, muryango wa Israheli, kandi nzi n’ibitekerezo byanyu. Abo mwica muri uyu mugi bakabije ubwinshi, kimwe n’abo mwararika ku mayira yose. Ni yo mpamvu rero Nyagasani Uhoraho avuze atya: Abapfu mwujuje mu mugi ni bo nyama, umugi ukaba inkono; ariko mwebwe nkazawubavanamo. Kubera ko mutinya inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabateza inkota. Nzabavana mu mugi mbagabize ibiganza by’abanyamahanga, maze mbacire urwo mukwiye. Muzashirira ku nkota kandi mbacire urubakwiye ku butaka bwa Israheli nyirizina, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. Uyu mugi ntuzigera ubabera inkono, nta n’ubwo muzawubamo inyama, ahubwo nzabacira urubakwiye ku butaka bwa Israheli, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amategeko yanjye n’imigenzo yanjye; ahubwo mugakurikiza imigenzereze y’amahanga abakikije.’» Mu gihe nahanuraga rero, Pelatiyahu mwene Benayahu arapfa. Nuko nitura hasi nubamye, maze ntera hejuru mu ijwi riranguruye nti «Nyagasani Uhoraho, waba se ugiye gutsiratsiza agasigisigi ka Israheli?» Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, abaturage ba Yeruzalemu barabwira buri muntu mu bavandimwe bawe, mu babyeyi bawe n’umuryango wose wa Israheli, bati ’Nimwigumire aho kure y’Uhoraho, iki gihugu ni twebwe cyahaweho umurage.’ Ni yo mpamvu itumye Nyagasani Uhoraho avuga atya: Ni koko nabigije kure yanjye mu mahanga, mbatatanyiriza mu bindi bihugu; ariko no muri ibyo bihugu sinaretse gutura muri mwe nk’igihe nari mu Ngoro yanjye. Nuko rero ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nzabakorakoranya mbakuye mu mahanga, mbakoranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatataniyemo, maze mbahe igihugu cya Israheli. Muzakigarukamo, mugitsembemo ibiterashozi byose n’amahano yose. Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima wumva, kugira ngo mugendere ku mategeko yanjye n’imigenzo yanjye kandi mubikurikize; maze muzambere umuryango, nanjye mbe Imana yanyu. Naho ab’umutima ukihambiriye ku biterashozi byabo no ku mahano yabo, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabibaryoza nkurikije imyifatire yabo.’» Nuko abakerubimu bazamura amababa yabo, inziga na zo zijyana na bo n’ikuzo ry’Imana ya Israheli riguma hejuru yabo. Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho rihaguruka mu mugi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bwawo. Nuko njyanwa n’umwuka kugera mu Bakalideya hafi y’abajyanywe bunyago; ibyo kandi biba mu ibonekerwa no mu mwuka w’Imana, maze ibyo nerekwaga kandi nari mbereye umuhamya birazimira. Hanyuma ntekerereza abari barajyanywe bunyago ibyo Uhoraho yari yanyeretse byose. Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. None rero, mwana w’umuntu, tegura umutwaro nk’uw’umuntu ujyanywe bunyago, maze ufate inzira ku manywa y’ihangu bose babireba. Uzahaguruke aha hantu uri, ugane ahandi, bose babireba; wenda ahari byazatuma bamenya ko ari inyoko y’ibirara. Uzegeranye ibintu byawe nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, ubigire ku manywa y’ihangu bose babireba, maze uzasohoke ku mugoroba mu maso yabo nk’uko abajyanywe bunyago babigenza. Uzacukure mu rukuta umwenge wo gusohokeramo bose babireba, ushyire umutwaro wawe ku rutugu, usohoke mu kabwibwi bose babireba; ariko kandi uzipfuke mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera umuryango wa Israheli ikimenyetso.» Nuko ngenza ntyo nkurikije itegeko nahawe: ku manywa y’ihangu negeranya ibintu byanjye nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, nimugoroba ncukura umwenge mu rukuta nkoresheje ikiganza; hanyuma mu kabwibwi ndasohoka n’umutwaro wanjye ku rutugu, bose babireba. Mu gitondo cya kare, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli ni inyoko y’ibirara koko! Ntibanarushya bakubaza nibura ngo ’Ibyo ukora ni ibiki?’ Noneho ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Uhoraho araburira abatuye i Yeruzalemu n’abo mu muryango wose wa Israheli, aho batuye hose. Unababwire kandi uti ’Mbabereye ikimenyetso; uko nabigenje ni ko namwe bazabagenzereza; bazabatwara babajyane bunyago.’ Uw’igikomangoma uzaba abarimo, azashyira umutwaro we ku bitugu, maze igihe cy’akabwibwi azasohokere mu rukuta aho bazaba bacukuye ngo haboneke inzira, anipfuke mu maso kugira ngo atareba igihugu. Nzamutega umutego awugwemo, hanyuma mujyane i Babiloni mu gihugu cy’Abakalideya. Ntazareba icyo gihugu, ariko ni ho azagwa. Nzakwiza imishwaro abari bamukikije bose; abarinzi be n’ingabo ze maze mbakurikirane nitwaje inkota. Igihe nzaba nabakwije imishwaro mu mahanga, nkanabatatanyiriza mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho. Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’» Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, uzarya umugati wawe uhinda umushyitsi, n’amazi yawe uyanywe utengurwa kandi ufite ishavu; maze ubwire abatuye igihugu uti ’Nyagasani Uhoraho arabwira abaturage ba Yeruzalemu batuye mu gihugu cya Israheli, ngo bazarya umugati wabo bashavuye, banywe amazi yabo bahinda umushyitsi, kuko igihugu kigiye kurimbuka ntihagire ikigisigaramo, bitewe n’urugomo rw’abagituye bose. Imigi yari ituwe izasenywa, igihugu gihinduke amatongo maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, mushaka kuvuga iki iyo muca uyu mugani mu gihugu cya Israheli ngo: Ibihe birahita, ibindi bigataha, ariko nta bonekerwa na rimwe ryujujwe? Ahubwo ndetse ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Sinzongera kureka baca uwo mugani, ntuzasubirwamo ukundi mu gihugu cya Israheli.’ Ariko kandi unababwire uti ’Igihe kiregereje, maze ibonekerwa iryo ari ryo ryose ryuzuzwe. Ntihazongera kubaho ukundi amabonekerwa y’amafuti, cyangwa impanuro z’ibinyoma mu muryango wa Israheli, kuko jyewe Uhoraho ibyo mvuze byose birangira bidatinze. Igihe mukiriho, mwa nyoko y’ibirara mweuwo ni Uhoraho ubivuze — ijambo nzaba navuze nzaryuzuza.’» Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, dore umuryango wa Israheli uriho uravuga ngo: Ibyo uriya muntu abona nta bwo ari ibya vuba, arahanura ibizaba bitinze mu bihe bizaza. None rero, babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nta jambo ryanjye rizongera gutinda — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko iryo mvuze rizataha.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye abahanuzi ba Israheli bahanura ibinyoma, ubwire abahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire, abo bahanuzi b’ibipfamutima bakurikiza ibitekerezo byabo bwite, kandi nta cyo beretswe! Israheli we, abo bahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zangara mu matongo! Ntimurakazamuka ngo muzibe ibyuho, cyangwa se ngo mwubake inkike y’urugo rw’umuryango wa Israheli, kugira ngo nibura uzabe ukomeye igihe cy’intambara y’umunsi w’Uhoraho. Mwitwaje amabonekerwa y’amafuti n’impanuro z’ibinyoma, munagerekaho ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi atari Uhoraho wabatumye, ndetse mukanizera ko Uhoraho azarangiza ijambo ryabo. Mbese ye, ntibyaba ari ukuri mvuze ko amabonekerwa yanyu ari amafuti, n’impanuro mutanga zikaba ibinyoma, igihe muvuga ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi jye nta cyo navuze? Dore noneho rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera amagambo yanyu y’amafuti n’amabonekerwa yanyu y’ibinyoma, uwo ni Uhoraho ubivuze, kuva ubu ngiye kubibasira. Ikiganza cyanjye kizibasira abo bahanuzi b’amabonekerwa y’amafuti n’inyigisho z’ibinyoma; ntibazakirwa mu nama y’umuryango wanjye, ntibazandikwa mu gitabo cy’umuryango wa Israheli, yewe ntibazinjira no mu gihugu cya Israheli; bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho. Koko rero, bayobeje umuryango wanjye bavuga ngo: Ni amahoro, kandi ari nta yo. Irebere nawe, iyo hagize uwubaka inkike, bayihoma by’urwiyerurutso! Ubwire rero abo bahoma inkike by’urwiyerurutso, ko hagiye kugwa imvura y’umurindi, urubura rukisuka n’umuyaga w’inkubi ugahuhera, maze bigahirika iyo nkike. Ubwo se ntibazabaza bati ’Ya sima mwari mwarahomesheje inkike iri ahajya he?’ Nuko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Kubera umujinya mfite ngiye guhindisha umuyaga w’inkubi, mu burakari bwanjye ngushe imvura y’umurindi, no mu bukana bwanjye ngushe urubura rukomeye rurimbure iyo nkike. Nzasenya iyo nkike mwahomye mwiyerurutsa, nyihirike, maze imfatiro zayo zisigarire aho. Izahirima, namwe mushirire mu nsi yayo, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho. Igihe umujinya wanjye nzaba nywumariye ku nkike no ku bayihomye biyerurutsa — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzababwira nti ’Inkike ntikiriho kimwe n’abayihomye by’urwiyerurutso, ari na bo bahanuzi bahanuriraga Yeruzalemu, bakanayigirira amabonekerwa y’amahoro kandi ari nta yo.’» Naho rero wowe, mwana w’umuntu, rebana igitsure abakobwa b’umuryango wawe bahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, maze uhanure ibiberekeyeho. Uzababwire uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire abo bagore badoda ibipfuko byo ku bikonjo, bakaboha ibitambaro byo gupfuka imitwe y’abantu b’ikigero icyo ari cyo cyose, kugira ngo babonereho uburyo bwo kubayobya! Murayobya se abantu bo mu muryango wanjye, ngo mukunde mukize ubugingo bwanyu bwite? Muransuzuguza imbere y’umuryango wanjye, kubera amashyi y’ingano za bushoki n’utumanyu tw’umugati muhabwa; mwicisha abantu batagombaga gupfa, mukareka abatagomba kubaho; byongeye kandi mukabeshya umuryango wanjye wumva ibinyoma byanyu. Kubera iyo mpamvu rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kwibasira ibyo bipfuko byanyu mushukisha abantu mubatega imitego boshye inyoni. Nzabishwanyaguriza ku maboko yanyu, mbaryoze abantu mwagerageje gufatira mu mutego nk’inyoni. Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu byo mu mitwe, maze mvane umuryango wanjye mu biganza byanyu; kugira ngo mutazongera kubahiga ukundi boshye inyamaswa, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho. Ku mpamvu y’ibinyoma byanyu byaciye intege umutima w’intungane, kandi jyewe ntarigeze mbimugirira, kuko mushyigikira abagome ngo batareka imyifatire mibi yabo bakongera kubaho; ntimuzongera kubona ukundi ayo mabonekerwa y’amafuti cyangwa ngo mwongere kwigisha ibinyoma. Nzavana umuryango wanjye mu biganza byanyu, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.» Ubwo bamwe mu bakuru b’umuryango baransanga maze bicara imbere yanjye. Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, abo bantu bahindanyije umutima wabo bayoboka ibigirwamana; mbese rwose ibibatera gucumura ni byo bashyize imbere. Birakwiye se ko bagira icyo bambaza? Ngaho rero vugana na bo maze ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Umuntu uwo ari we wese wo mu muryango wa Israheli wanduza umutima we ayoboka ibigirwamana, cyangwa agashyira imbere ibimutera gucumura hanyuma agasanga umuhanuzi; uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. Naramuka aje nzamwisubiriza nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye, kugira ngo mbashe gushyikira bundi bushya umutima w’umuryango wanjye Israheli, kuko bose uko bangana banyimuye babitewe n’ibyo bigirwamana.’ Kubera iyo mpamvu, ubwire umuryango wa Israheli, uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nimungarukire, nimuhinduke muzinukwe ibigirwamana byanyu, mwirengagize ayo mahano yose. Umuntu wese wo mu muryango wa Israheli, cyangwa se umunyamahanga ubarimo, naramuka anyimuye kugira ngo abone uko ahindanya umutima we, ashyire imbere ibimutera gucumura, hanyuma agahindukira agasanga umuhanuzi yitwaje kugira icyo amubaza, uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. Nzamwirengagiza mugire akarorero n’iciro ry’imigani, nzamuca mu muryango wanjye maze muzamenye ko ndi Uhoraho. Niba kandi umuhanuzi yemeye gushukwa akagira ijambo avuga, ni jye Uhoraho uzaba mbimuteye. Nzamwibasira n’ikiganza cyanjye, murimbure ave mu muryango wa Israheli. Bazahanirwa ibyaha byabo; igicumuro cy’umuhanuzi kizaba kimwe n’icy’umuhanuzaho, bityo umuryango wa Israheli ntuzongera kwitandukanya nanjye, cyangwa ngo wongere kwiyandurisha ibicumuro byawo byose. Bazambera umuryango, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nanjye nzabe Imana yabo.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, igihugu kiramutse gicumuye kikampemukira, nkakiramburiraho ikiganza cyanjye ngasenya ibigega byacyo by’imigati, nkagiteza inzara kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo, n’aho icyo gihugu cyabamo aba bantu batatu: Nowa, Daneli na Yobu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, abo batatu bonyine bakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite. Ndamutse nteje ibikoko by’inkazi muri icyo gihugu kugira ngo bibamare ku bana, bicyangize kandi bigihindure amatongo, ku buryo nta muntu n’umwe waba agitinyuka kuhanyura kubera ibyo bikoko, n’aho icyo gihugu cyabamo abo bantu batatu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; bazarokoka bonyine ariko igihugu gihinduke amatongo. Cyangwa se icyo gihugu ndamutse ngiteje inkota, nkavuga nti ’Inkota ninyure mu gihugu kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo’, n’aho abo bantu batatu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; ni bo bonyine bazarokoka. Ndamutse na none nteje ibyorezo muri icyo gihugu, mu burakari bwanjye nkamena amaraso ntsemba abantu n’amatungo, n’aho Nowa, Daneli na Yobu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo; ahubwo bazakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite. Nyagasani Uhoraho aravuze ati «N’ubwo Yeruzalemu nayiteje ibi byago bine bikomeye: inkota, inzara, ibikoko by’inkazi n’ibyorezo, nkayitsembamo abantu n’amatungo, nyamara abarokotse baracyariho, ngabo abahungu n’abakobwa barasohotse bavuye mu mugi babasanga, kugira ngo nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, mushire intimba mwatewe n’ibyago byose nateje Yeruzalemu. Nuko rero, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazabamara intimba nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, maze muzamenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byose bitabaye impfabusa.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu kirusha iki ibindi biti byose? Amashami yacyo arusha iki andi y’ibiti byo mu ishyamba? Bashobora se kugira icyo bagikoramo? Hari uwakibazamo se akantu ko kumanikaho ibikoresho? Ngaha rero bakijugunye mu muriro ngo gishye, gikongoke: kiramutse se gihiye imitwe yombi ndetse n’igihimba kigakongoka, hari icyo se cyaba kikimaze? Mbere y’uko bagitwika, nta cyo cyari kimaze; none dore umuriro wagitwitse cyakongotse. Hari icyo se kikimaze? Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Uko nagenjereje umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba, nkawujugunya mu muriro ngo ushye, ukongoke, ni ko nzagenzereza n’abaturage b’i Yeruzalemu. Naraboroheye bibwira ko barokotse umuriro, nyamara undi muriro uzabatwika; maze muzamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabazinutswe. Igihugu nzagihindura amatongo, kuko bambereye abahemu. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, menyesha Yeruzalemu amahano yose yakoze. Uzavuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira Yeruzalemu: Inkomoko yawe n’amavukiro yawe ni igihugu cya Kanahani; so yari Umuhemori, na nyoko ari Umuhetikazi. Umunsi uvuka ntibakugenye, ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, ntibagusize umunyu habe no kwirirwa bagufubika n’udutambaro. Nta n’umwe wigeze akurebana impuhwe, ngo abe yagukorera umwe muri iyo mirimo abitewe n’imbabazi akugiriye; ahubwo wajugunywe mu gasozi, kuko umunsi uvutse wari uteye ishozi. Nanyuze hafi yawe, nkubona wigaragura mu maraso yawe, ariko n’ubwo wari ukigaragura mu maraso yawe bwose, ndakubwira nti ’Baho.’ Ubwo ndagukuza nk’icyatsi mu murima; uriyongera, uragimbuka, ugera aho uba inkumi nziza; upfundura amabere, umusatsi wawe urakura uba mwinshi, ariko ubwo wari ucyambaye ubusa. Nza kunyura hafi yawe ndakubona nsanga ugeze mu gihe cyo kubengukwa, ngufubika igishura cyanjye, ndakwambika. Nakurahiye ko ntazaguhe — mukira, tugirana isezerano — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze uba uwanjye. Nagushyize mu mazi nkuhagira amaraso yari akuzuyeho maze ngusiga amavuta; nkwambika imyenda itatse amabara yose n’inkweto z’uruhu runogereye, ngukenyeza umwenda w’ihariri ngerekaho n’igishura cy’akataraboneka. Nagusesuyeho imitamirizo, nkwambika imiringa ku maboko n’urunigi mu ijosi. Nashyize impeta ku zuru ryawe n’amaherena ku matwi yawe, nkwambika ikamba ritagira uko risa ku mutwe wawe. Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri y’akataraboneka n’indi itatse amabara yose, ugatungwa n’ifu y’inono, ubuki n’amavuta; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi. Uburanga bwawe bwatumye wamamara mu mahanga kuko butagiraga amakemwa, wabukomoraga ku ikuzo ryanjye ribengerana; uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe ujya mu buraya; usambana n’abahisi n’abagenzi. Wahisemo imyenda y’amabara meza uyitakisha ahantu hirengeye, aho nyine wigiriye indaya; ukora ibintu bitigeze kubaho kandi bitazongera no kubaho ukundi. Wafashe imitamirizo ya zahabu n’iya feza nari naguhaye, uyikoramo amashusho y’ibigirwamana by’abagabo usambana na byo; ufata imyenda yawe itatse amabara uyitwikiriza ayo mashusho, maze uyatura amavuta yanjye n’ububani bwanjye. Ndetse n’umugati naguhaye, ifu y’inono, amavuta n’ubuki nagutungishaga, ni byo watuyeho igitambo cyo kugusha neza ayo mashusho yawe. Byongeye kandi, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, byageze n’aho ufata abahungu bawe n’abakobwa bawe wari waribyariye, ubatura ibyo bigirwamana. Ni ko se ye, urabona ubwo buraya bwawe bwonyine butari buhagije? Wishe abahungu banjye urabatanga ubatura ayo mashusho yawe; kandi muri ayo mahano yose n’ubwo buraya, nturakibuka ya minsi y’ubuto bwawe, igihe wari utumbuje wigaragura mu maraso yawe. Ariko noneho wiyimbire, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, uriyimbire nyuma y’ubwo bugome bwose! Wiyubakiye amazu ahirengeye, wiyubakishiriza isengero ahantu hose abantu bakunda gukoranira. Muri buri mayirabiri wahubatse inzu yo guhindanyirizamo uburanga bwawe wiha umuhisi n’umugenzi, bityo ukagwiza ubwo buraya bwawe. Wigize indaya y’Abanyamisiri, ari bo baturanyi bawe b’abanyamaboko, ugwiza uburaya bwawe ari ukugira ngo undakaze. None rero, dore nkuramburiyeho ikiganza cyanjye, ibyagutungaga ndabigabanyije. Nkweguriye abanzi bawe, ari bo bakobwa b’Abafilisiti bakugenze uko bashaka, kuko na bo ubwabo batewe isoni n’imyifatire yawe. Byongeye kandi kubera ko utigeze unyurwa, wigize indaya y’Abanyashuru. Ni koko, wigize indaya yabo, ariko ntiwanyurwa. Wagwirije uburaya bwawe no mu bacuruzi bo mu gihugu cy’Abakalideya, ariko na none ntiwanyurwa. Mbega ukuntu uba ufite umutima utari hamwe, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, iyo uhihibikana mu mirimo y’uburaya! Igihe wiyubakiraga amazu muri buri mayirabiri, wiyubakishiriza isengero ahantu hose abantu bakunda gukoranira; muri ibyo bikorwa byose kandi ukanga ko baguhonga nk’izindi ndaya! Umugore w’umusambanyi yigabiza ab’imuhana mu kigwi cy’umugabo we. Ubundi indaya zose barazihonga; ariko wowe uhonga ubwawe abakunzi bawe bose, ukabaha amaturo ugira ngo baturuke impande zose, bahururiye uburaya bwawe. Wowe rero, uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi bagore: nta n’umwe mu bakunzi bawe wigeze akwiruka inyuma; ahubwo ni wowe ubwawe ubahonga naho bo ntibagire icyo baguha, akaba ari na yo mpamvu uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi. None rero wa ndaya we, tega amatwi ijambo ry’Uhoraho. Nyagasani Uhoraho avuze atya: Kubera ko wiyambitse ubusa, ukagaragaza ubwambure bwawe mu buraya bwawe hamwe n’abakunzi bawe, kimwe n’amahano yose akabije wuhiye amaraso y’abahungu bawe, ngiye kugukoranyirizaho abakunzi bawe bakunyuze, abo wakunze bose ndetse n’abo wanze, nkwambike ubusa imbere yabo babone ubwambure bwawe bwose uko bwakabaye. Ngiye kuguha igihano gikwiriye abagore b’abasambanyi kandi bamena amaraso, nkugabize uburakari n’ishyari byanjye. Nzabakugabiza barimbure ayo mazu yawe n’insengero wubakishije ahirengeye, bagucuze imyambaro kandi bakwambure n’imitako yawe; bagusige uri umutumbuze. Ibyo nibirangira, bazaguteza rubanda bagutere amabuye kandi bagushwanyaguze n’inkota, bazatwika amazu yawe, bagucire urugukwiye mu maso y’abagore batabarika; bityo uherukire aho kugira uwo uhonga kandi ntsembe ntyo uburaya bwawe. Nzakurangirizaho uburakari bwanjye, mperukire aho kukugirira ishyari, nzacururuka ubutazongera kukurakarira ukundi. Kubera ko utibutse iminsi y’ubuto bwawe, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo ukanyanga ukora ibyo bibi byose; nanjye ngiye kukugerekaho ingaruka z’iyo myifatire yawe. Ni ko se ye, ayo mahano yose wakoze urabona atarengeje urugero? Dore nawe ba gacamigani bose barakurenguriraho, bagira bati ’Umukobwa ni uwa nyina.’ Koko rero, uri uwa nyoko wanze umugabo we n’abana be, kandi nta ho utaniye n’abandi bakobwa muva inda imwe, banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, naho so akaba Umuhemori. Mukuru wawe w’uburiza ni Samariya, utuye ibumoso bwawe n’abakobwa be; murumuna wawe w’umuhererezi akaba Sodoma, utuye iburyo bwawe n’abakobwa be. Nta bwo wiganye imyifatire yabo cyangwa se ngo ukore amahano nk’ayabo byonyine, ahubwo wowe mu migenzereze yawe yose wabatambukije ububi. Mbirahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ko Sodoma murumuna wawe n’abakobwa be batagejeje ahawe n’abakobwa bawe. Igicumuro cya Sodoma murumuna wawe ni ubwirasi, ubusambo no kutagira icyo yitaho; ngibyo ibicumuro bya Sodoma n’abakobwa be. Ntibigeze batabara umukene n’umunyabyago, bigize abibone kandi bakorera amahano imbere yanjye, ni yo mpamvu na bo nabatsembye nk’uko wabyiboneye. Naho Samariya we ntiyigeze akora na kimwe cya kabiri cy’ibyaha byawe. Wagwije amahano kubarusha, uko gukabya kwawe gutuma abavandimwe bawe basa n’intungane, ugereranyije n’amahano yose wakoze. Wowe rero, ukorwe n’isoni z’ibyaha wakoze byatumye abavandimwe bawe basa n’indacumura iruhande rwawe. Ukomeze ugire isoni kandi ukorwe n’ikimwaro, kuko watumye abavandimwe bawe basa n’intungane. Ngiye kubakomorera: nzakomorera Sodoma n’abakobwa be kimwe na Samariya n’abakobwa be, hanyuma nawe ndetse nzagusubize umwanya wawe rwagati muri bo, kugira ngo ukorwe n’ikimwaro kandi uterwe isoni n’ibyo wakoze byose, bikaba byarabaviriyemo guhumurizwa. Abavandimwe bawe, Sodoma n’abakobwa be bazongera kumera nka kera, Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nka mbere, nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera uko mwahoze kera. Sodoma, murumuna wawe, harya si we wataramanaga igihe wari ukiri mu bwibone, ibikorwa bibi byawe bitaragaragara? None dore abakobwa ba Edomu baguhinduye urw’amenyo kimwe n’abandi bo mu bihugu bigukikije; ndetse n’Abafilisitikazi baragushungera baguturutse impande zose. Ubupfamutima bwawe n’amahano wakoze, ni wowe bishengura, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nuko rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nzakugenzereza nk’uko wangenje, wowe warenze ku ndahiro ukageza n’aho wica amasezerano. Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho. Bityo nawe uzibuka imyifatire yawe maze ukorwe n’isoni igihe uzaba wakira abavandimwe bawe, bakuru bawe na barumuna bawe, ubwo nzaba nabaguhayeho abakobwa, ariko kandi nta ruhare bazaba bafite ku isezerano ryawe. Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe maze uzamenye ko ndi Uhoraho, ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni; muri uko kumwara kwawe woye kongera kubumbura umunwa, igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, sakuza n’umuryango wa Israheli kandi uwucire n’umugani. Ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kagoma nini cyane, ifite amababa manini kandi maremare, ikagira n’ubwoya bwinshi bw’amabara anyuranye yaje muri Libani, itwara ishami ryo mu bushorishori bw’isederi. Yaciye ishami risumba ayandi, irijyana mu gihugu cy’abacuruzi, maze irishyira mu mugi wabo. Hanyuma ijyana urugemwe mu mbuto z’igihugu, irutera mu murima uhinze neza hafi y’umugezi w’amazi menshi, irusiga ku nkombe nk’igiti gikunda ubukonje. Urugemwe rurakura, ruhinduka umuzabibu urumbuka kandi w’uburebure buringaniye, ugaba amashami yawo uyerekeje kuri ya kagoma, imizi yawo uyishora mu nsi yayo. Nuko uba umuzabibu nyakuri, ushamikaho amashami, na yo arakomera. Nyamara hariho n’indi kagoma, ikagira amababa manini cyane n’ubwoya bwinshi. Nuko uwo muzabibu ushora imizi mu nsi yayo, ugaba n’amashami yawo uhereye ku iyogi wari uteyemo, uyerekeza kuri iyo kagoma, kugira ngo iwuvomerere. Wari uteye mu murima urumbuka cyane ku nkombe y’umugezi w’amazi menshi, kugira ngo ushobore kugaba amashami were n’imbuto, kandi ube n’umuzabibu utagira uko usa.’ Babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Mbese aho uwo muzabibu uzakura ube mwiza? Aho iyo kagoma ntizarandura imizi yawo, ikawushikuzaho n’imbuto, ku buryo amashami yose yameraga yuma, ntihabe hagikenewe umunyamaboko, cyangwa imbaga y’abantu, kugira ngo bawurandurane n’imizi? Guterwa ko ngaha uratewe, ariko se uzakura ube mwiza? Umuyaga w’iburasirazuba se wo nuhindura, ntuzawumisha? Ibyo ni koko, uzumira ku iyogi aho wamereye.’» Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Baza iyo nyoko y’ibirara uti ’Mbese ntimuzi icyo uwo mugani usobanura?» Hanyuma ubabwire uti «Dore umwami w’i Babiloni yaje i Yeruzalemu, ahanyaga umwami n’ibikomangoma maze abajyana iwe i Babiloni. Afata umuntu wo mu muryango w’umwami agirana na we isezerano, aranamurahiza. Hanyuma anyaga n’abakomeye bo mu gihugu, kugira ngo ubutegetsi budakomera bukanabyutsa umutwe, ahubwo ngo babe indahemuka ku masezerano ye kandi bayakomereho. Ariko uwo muntu yaje kumugomera, yohereza intumwa mu gihugu cya Misiri ngo bamwoherereze amafarasi n’igitero cy’abantu benshi. Ibyo se ariko bizamuhira? Uwakoze ibyo se, aho we azarokoka? Azabasha se kurokoka kandi yarishe isezerano? Mbirahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, azagwa i Babiloni mu gihugu cy’umwami wari wamwimitse akaba yarahinyuye indahiro ye, akica n’amasezerano ye. Ariko rero, n’ubwo Farawo yagira ingabo zikomeye n’ibitero by’abantu benshi ntazashobora kumukirisha intambara, igihe abandi bazaba bamaze kurunda imigina y’ibitaka ngo buririreho, no kubaka inkike ngo barimbure abantu benshi. Yahinyuye indahiro, yica amasezerano kandi yari yabyiyemeje, abirengaho akora ibyo byose; ntateze rero kubirokoka. Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, nzamuryoza indahiro yanjye yahinyuye n’Isezerano ryanjye yishe. Nzamutega umutego azawugwemo, mujyane i Babiloni maze muhanireyo kubera ko yampemukiye. Ab’ingenzi mu ngabo ze bose bazicwa n’inkota, abacitse ku icumu bakwirwe imishwaro; maze muzamenye ko ari jyewe Uhoraho wabivuze.’ Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nanjye nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi nini, mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye, maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye. Nzaritera ku musozi muremure wa Israheli, na ryo rizakure rigabe amashami, rizere imbuto kandi ribe isederi itagira uko isa. Inyoni z’amoko yose zizayarikamo, ibisiga by’amoko yose bizugame mu mashami yayo. Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenye ko ari jye, Uhoraho ucisha bugufi igiti kirekire, ngashyira ejuru ikigufiya, ngatuma igiti gitoshye cyuma, n’icyumye gitoha. Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabikora.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo: ’Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe ’? Mbirahiye ubugingo bwanjyeuwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzeuwo mugani ntimuzongera kuwuca ukundi muri Israheli, kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye. Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho. Ariko niba uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, nyamara we nta na kimwe yigeze akora muri byo, ariko uwo mwana we akageza aho kurira ku misozi no kugundira umugore wa mugenzi we, agakandamiza umukene n’umunyabyago, akagira uburyarya, ntasubize ingwate umwishyuye umwenda, akubura amaso akareba ibigirwamana, agakora amahano, akaguriza yishakira inyungu kandi agasaba urwunguko rurengeje urugero, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho. Nyamara niba uwo mugome abyaye umwana, akareba ibyaha se yakoze ariko ntabikurikize, ntarire ku misozi, ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umwishyuye umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, ntagire uwo arenganya, ntagurize kubera kuronka inyungu cyangwa ngo yake urwunguko rurengeje urugero, agakora akurikije amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye, uwo mwana nta bwo azapfa azira ibicumuro bya se, ahubwo azabaho. Ariko kubera ko se yabaye umugome, akariganya kandi agakorera ibidatunganye rwagati mu muryango we, azapfa azira ibicumuro bye bwite. Byongeye kandi muravuga muti ’Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibicumuro bya se!’ Nyamara rero, niba umwana yarakoze ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, yarubahirije amategeko yanjye akanayakurikiza, agomba kubaho. Uwacumuye ni we uzapfa. Umwana ntazazira ibicumuro bya se cyangwa ngo umubyeyi azire ibicumuro by’umwana we; intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n’umugiranabi ahanirwe ubugiranabi bwe. Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho nta bwo azapfa. Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera. Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho? Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa. Muravuga kandi muti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Tega amatwi rero, muryango wa Israheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho. Nyamara umuryango wa Israheli uravuga uti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Ni ko se, muryango wa Israheli, koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? Ni cyo gitumye rero, muryango wa Israheli — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzacira buri muntu urubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa? Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Naho wowe rero, uririmbe indirimbo y’amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli. Uzavuge uti «Nyoko yari nde? Yari intare y’ingore mu zindi ntare, ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa. Nuko irera kimwe mu byana byayo kiba intare y’igisore, kimenya guhiga ndetse no kurya abantu. Abanyamahanga baza kumenya iby’iyo ntare, barayitega maze igwa mu mutego wabo, bayikururisha inkonzo bayijyana mu gihugu cya Misiri. Nyina irategereza iraheba, isanze nta cyizere igifite, ni ko gufata ikindi mu byana byayo, irakirera na cyo kiba igisore. Kikazerera mu zindi ntare, na cyo gihinduka koko intare y’igisore, kimenya guhiga ndetse no kurya abantu. Nuko irimbura ingoro z’abantu, isenya n’imigi yabo, igihugu n’abagituye bakuka umutima, kubera urusaku rw’umutontomo wayo. Abanyamahanga bahegereye, baturuka mu bihugu byabo baje kuyirwanya, barayitega maze igwa mu mutego wabo. Bayikuruza inkonzo bayishyira mu rudandi, bayishyikiriza umwami w’i Babiloni ayifungira mu buvumo, kugira ngo umutontomo wayo utazongera kumvikana mu misozi ya Israheli. Byongeye kandi, nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe ku nkengero y’amazi. Wararumbukaga kandi ukagira amababi menshi, ubikesha ko wabonaga amazi ahagije, ukagira amashami akomeye, avamo inkoni z’abami, uburebure bwawo bugera rwagati mu bicu, bugatangarirwa kimwe n’ubwinshi bw’amashami yawo. Ariko waranduranye uburakari bawutura hasi, umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo, igihimba cyawo gikomeye kiravunika maze kiruma, umuriro uragitwika. Dore noneho watewe mu butayu, mu gihugu cyumiranye, kitakigira amazi. Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo, utwika amashami yawo n’imbuto zawo. Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye, ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.» Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya. Nuko mu mwaka wa karindwi, ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa gatanu, bamwe mu bakuru b'umuryango wa Israheli baraza bicara imbere yanjye, bazanywe no guhanuza Uhoraho. Ubwo Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w'umuntu, bwira abakuru b'umuryango wa Israheli uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ese ye, ubwo muzanywe no kugira icyo mumpanuza? Mbirahiye ubugingo bwanjye - uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze - nta bwo nzemera guhanuzwa namwe.' Ni ko se mwana w'umuntu, ntugiye se kubacira urubanza? Ngaho bamenyeshe amahano yakozwe n'abakurambere babo. Uzababwire uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi nitoreye umuryango wa Israheli, nkarahira ndamburiye ikiganza ku nzu ya Yakobo; nabibamenyesheje muri mu gihugu cya Misiri, mbaramburiraho ikiganza kandi mbabwiza indahiro nti 'Ndi Uhoraho Imana yanyu.' Uwo munsi nabaramburiyeho ikiganza, mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Misiri nkabajyana mu gihugu nabahitiyemo, igihugu gitemba amata n'ubuki, kikaba na cyiza kuruta ibindi byose. Nuko ndababwira nti 'Buri muntu nazibukire ibiterashozi bibashuka, mureke kwiyanduza n'ibigirwamana byo mu Misiri; ndi Uhoraho Imana yanyu.' Nyamara bambereye ibirara banga kunyumva, ntihagira n'umwe uzibukira ibiterashozi byabashukaga; ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho rwagati mu gihugu cya Misiri. Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa imbere y'abanyamahanga bari batuyemo, ari na bo bandebaga igihe mbimenyesheje, mbavana mu gihugu cya Misiri. Hanyuma nabavanye mu gihugu cya Misiri mbajyana mu butayu, mbaha amategeko yanjye kandi mbamenyesha amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho. Nageze aho mbaha sabato zanjye ngo zibabere ikimenyetso cyanjye muri bo, kugira ngo bamenye ko ari jye, Uhoraho ubatagatifuza. Nyamara aho mu butayu, Abayisraheli baranga bambera ibirara, ntibakurikiza amategeko yanjye, birengagiza amabwiriza yanjye kandi ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho; bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbarimburire aho mu butayu. Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo. Byongeye kandi, nabaramburiyeho ikiganza aho mu butayu, mbarahira ko ntazabajyana mu gihugu nari narabahaye, igihugu gitemba amata n'ubuki kikaba na cyiza kuruta ibindi byose, kuko bari barirengagije amabwiriza yanjye, ntibakurikize amategeko yanjye kandi bakandavuza sabato zanjye, n'umutima wabo ukikurikirira ibigirwamana. Ariko jye nabarebanye impuhwe, sinashaka kubatsemba ngo mbatsinde muri ubwo butayu. Nuko abana babo bari mu butayu ndababwira nti 'Muramenye ntimuzitware nk'abakurambere banyu cyangwa se ngo mugenze nka bo, ntimukiyandavuze n'ibigirwamana byabo; ndi Uhoraho Imana yanyu. Nimukore ibihuje n'amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye kandi muyakurikize. Nimutagatifuze sabato zanjye, zibabere ikimenyetso cyanjye muri mwe, kugira ngo bamenye ko ndi Uhoraho Imana yanyu.' Nyamara n'abana babo bambereye ibirara, ntibakora ibihuje n'amategeko yanjye, ntibakurikiza amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho, bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho aho mu butayu. Ariko nisubiyeho ngirira izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo. Nuko ndongera mbaramburiraho ikiganza cyanjye aho mu butayu, mbarahira ko ngiye kubatatanyiriza mu mahanga, nkabakwiza imishwaro mu bihugu bya kure, kuko batakurikije amabwiriza yanjye, bakirengagiza amategeko yanjye, bakandavuza sabato zanjye kandi bakihambira ku bigirwamana by'abakurambere babo. Ndetse nageze n'aho mbaha amategeko y'amananiza n'amabwiriza atashoboraga kubabeshaho, mbandurisha amaturo yabo, igihe banturaga abana babo b'uburiza ho ibitambo, ari ukugira ngo bakangarane maze bamenye ko ndi Uhoraho.» Kubera iyo mpamvu rero, mwana w'umuntu, ubwire umuryango wa Israheli uti «Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Abakurambere banyu barantutse bikabije bakomeza kumpemukira. Nyamara kandi nabazanye mu gihugu narahiye ku mugaragaro ko nzakibaha; bahabona imisozi miremire y'amoko yose, ibiti bitoshye by'amoko yose, bahaturira ibitambo byabo banahatangira amaturo yabo andakaza; bahashyira imibavu yabo ihumura neza kandi bahaturira n'ibitambo biseswa. Ni ko kubabaza nti 'Aho hantu hirengeye mujya ni hantu nyabaki?' Nuko aho hantu bahita 'Boma ' kugeza na n'ubu. None rero, bwira umuryango wa Israheli uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Mbese ye, musanga ari byiza, igihe mwiyanduza mugenza nk'abakurambere banyu, mwohoka mu buraya bw'ibigirwamana byabo, mutanga amaturo yanyu kandi mutwika abana banyu? Ni iki gituma mukomeza kwiyanduza n'ibyo bigirwamana byose kugeza na n'ubu? Hanyuma se, muryango wa Israheli, jyewe nzemera ko mumpanuza? Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nta bwo nzemera ko mumpanuza. Naho ibyo mwibwira mu mutima wanyu, igihe muvuga muti 'Tuzamera nk'abanyamahanga cyangwa se imiryango yo mu bindi bihugu, dusenge ibiti n'amabuye', ibyo ntibiteze kubaho. Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ni jyewe uzababera umwami, nkoresheje ikiganza cyanjye cy'impangare n'ukuboko kwanjye kurambuye, ari na ko mbavunduriraho n'uburakari bwanjye. Nzabavana rwagati mu yindi miryango, mbakoranye mbavanye mu bihugu by'amahanga mwatataniyemo, mbikoresheje ikiganza cyanjye cy'impangare n'ukuboko kwanjye kurambuye; ari na ko mbavunduriraho uburakari bwanjye, mbajyane mu butayu bw'amahanga, abe ari ho mbacira urubanza duhanganye amaso. Urwo naciriye abakurambere banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Misiri, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ni rwo nzabacira namwe. Nzabategeka kuba ubushyo bwanjye no kumvira Isezerano ryanjye; nzabatandukanya n'ab'ibirara bangomeye, mbakure mu gihugu batuyemo, ariko ntibazinjira mu gihugu cya Israheli; maze muzamenye ko ndi Uhoraho. Namwe rero, muryango wa Israheli, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaho buri muntu nagende akureho ibigirwamana bye, ahasigaye mbarahiye ko muzanyumva, ntimuzongere ukundi kwandavuza izina ryanjye ritagatifu, muryandurisha ibitambo n'ibigirwamana byanyu! Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose. Nzabakira nk'umubavu uhumura neza igihe nzabavana rwagati mu mahanga, nzabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, maze muzagaragaze ubutagatifu bwanjye mu maso y'abanyamahanga. Muzamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabagaruye ku butaka bwa Israheli, igihugu narahiriye ku mugaragaro kuzagiha abakurambere banyu. Aho muzahibukira imyifatire yanyu n'ibikorwa byanyu byatumye mwiyanduza, maze bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera ibyo bibi byose mwakoze. Ni bwo rero muzamenya ko ndi Uhoraho, nimara kubagenzereza ntyo ngiriye izina ryanjye, ntitaye ku myifatire mibi yanyu, muryango wa Israheli, n'ibikorwa byanyu byahumanye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukira urebe mu majyepfo maze ubwire ijambo ryawe abo mu majyepfo, uhanurire ishyamba ryo mu karere k’amajyepfo. Uzabwire ishyamba ryo mu karere k’amajyepfo uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kugucanamo umuriro, uzatwike ibiti byose, ibibisi n’ibyumye. Uzaba ari inkongi idateze kuzima, uzatwika abantu bose kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. Buri kinyamubiri cyose kizamenya ko ari jyewe Uhoraho wawucanye, kandi ntuteze no kuzima.’» Nuko ndavuga nti «Ni ko se, Nyagasani Uhoraho, dore baramvugiraho bagira bati ’Mbese aho uriya si gacamigani.’» Uhoraho ni ko kumbwira ati «Mwana w’umuntu, hindukirira Yeruzalemu, uvume Ingoro ntagatifu kandi uhanurire igihugu cya Israheli ibicyerekeyeho. Uzabwire igihugu cya Israheli uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati maze ngutsembeho intungane kimwe n’umunyabyaha. Igitumye ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati, ni ukugira ngo ngutsembeho intungane kimwe n’umunyabyaha, nibasire icyitwa ikinyamubiri cyose kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. Nuko ikinyamubiri cyose kizamenye ko jyewe, Uhoraho, nkuye inkota yanjye mu rwubati, ikaba itazongera gusubiramo ukundi! Naho rero wowe, mwana w’umuntu, tangira uganye, unihe kandi ushavure, uganyire mu maso yabo. Nibakubaza bati ’Ni kuki uganya?’ uzababwire uti ’Ni ukubera inkuru mbi y’ibigiye kuba numvise: Imitima yose izahahamuka n’ibiganza birabirane, imbaraga zizashire kandi amavi acike intege. Dore ngibi biraje, kandi birabaye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, ngaho hanura. Uzavuge uti ’Nyagasani Uhoraho avuze atya: Mbega inkota we! Mbega inkota ityaye kandi irabagirana! Yatyarijwe kwica, none irarabagirana kandi igatera ibishashi. Yahawe kurabagirana ngo ibone gukoreshwa, iratyazwa ku buryo irabagirana, kugira ngo ihabwe umwicanyi. Taka kandi uboroge, mwana w’umuntu, kuko inkota irimbura umuryango wanjye, n’ibikomangoma byose bya Israheli. Nuko rero ngaho ikomange ku gituza, kuko ari ibigeragezo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’ Naho rero wowe, mwana w’umuntu, hanura ukomanye n’ibiganza ugira uti ’Inkota iri bukubite incuro ebyiri ndetse n’eshatu! Ni inkota isogota abantu benshi; ya nkota ndende ibahinguranya! Ibyo bibereyeho kugira ngo ucike intege, n’ibikugusha birusheho kuba byinshi. Dore kuri buri muryango mpashyize inkota, inkota yacuriwe gutera ibishashi, igatyarizwa kwica. Nigaragaze ko ityaye amugi yombi, ndetse yerekere no mu mpande zose.’ Nanjye ubwanjye ngiye gukomanya ibiganza, ngiye kukumariraho uburakari bwanjye. Ni jye Uhoraho ubivuze.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Naho rero wowe, mwana w’umuntu, shushanya inzira ebyiri zashobora kunyurwamo n’inkota y’umwami w’i Babiloni; izo nzira zombi kandi zive mu gihugu kimwe. Hanyuma aho izo nzira zitangiriye, uhashyire icyapa cyerekana aho zigana. Imwe muri zo izayobora inkota ije igana Raba y’Abahamoni, indi iyobore inkota ije igana mu kigo gikomeye cy’i Yeruzalemu muri Yuda. Koko rero, umwami w’i Babiloni ahagaze mu mayirabiri, aho inzira zombi zitangiriye, kugira ngo akoreshe ubufindo. Ariho aramisha imyambi hirya no hino, abaza abaterafimu, akitegereza n’inyama y’umwijima. Ubufindo bwo mu kiganza cy’iburyo bwaguye kuri Yeruzalemu, kugira ngo hatangwe itegeko ryo kwica, banashinge imashini z’intambara. Bazakoma akamo k’intambara, amarembo bayegereze imashini zo kuyasenya, baharunde imigina y’ibitaka kandi bahakikize imikingo impande zose. Nyamara abantu b’i Yeruzalemu bo babona ko ibyo nta cyo biteze kubatwara, kuko bari biringiye indahiro barahiwe; ariko umwami w’i Babiloni azabibutse ubuhemu bwabo maze bafatwe. Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Kubera ko mukomeza kunyibutsa ibyaha byanyu mumpemukira ku mugaragaro, mukagaragaza amafuti yanyu mu byo mukora byose, muzajyanwa bunyago kuko mutabinyibagije.’ Naho wowe rero, mwami wa Israheli, uri umugome w’imburamumaro; igihe cyawe kirageze n’ubugome bwawe burarangiye. Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Bazakwambura umutamirizo wo mu mutwe wawe, bakunyage ikamba maze byose bihinduke ukundi: ibyari biciye bugufi bizashyirwe ejuru, n’ibyari ejuru bicishwe bugufi. Uzahinduka amatongo, bagusenye usigare uri itongo! Yeruzalemu we, nguko uko nzakugenzereza mbere y’uko nyir’uguca urubanza aza maze nkarumwegurira.’» Naho wowe rero, mwana w’umuntu, hanurira Abahomoni bagenzwa no gutukana, uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore inkota iraje! Inkota yakuwe mu rwubati, yabanguriwe kwica, irarabagirana ngo itsembe kandi itere ibishashi! Mu gihe mwebwe mucyibeshya ngo murabonekerwa, mugihanuza abanyabinyoma, iyo nkota yiteguye gusogota abagome n’imburamumaro kuko igihe cyabo kigeze n’ubugome bwabo bukaba burangiye. Ngaho, nimusubize inkota zanyu mu rwubati, kuko nzabacira urubanza mugeze mu gihugu mukomokamo, aho mwaremewe. Nzakumariraho umujinya wanjye, nkurahurireho umuriro w’uburakari bwanjye maze nkugabize ibiganza by’abanyarugomo, ba kabuhariwe mu kurimbura. Muzatwika n’umuriro, amaraso yanyu azatembe rwagati mu gihugu, nta na kimwe muzasigazaho urwibutso, kuko jyewe, Uhoraho, ari ko mvuze!» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Ni ko se, mwana w’umuntu, umugi umena amaraso ntukwiye kuwucira urubanza? Ngaho rero wumenyeshe amahano yose wakoze. Uzawubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Uragowe, wa mugi we, wowe umena amaraso iwawe nyirizina ugira ngo wihutishe igihe cyawe, ukaba warabarije ibigirwamana ku butaka bwawe ngo wiyanduze! Dore amaraso wamennye aragushinja, n’ibigirwamana wakoze byarakwanduje! Wihutishije utyo igihe cyawe, none wageze ku ndunduro y’imyaka wagombaga kumara. Ni cyo gitumye rero nkugize urw’amenyo mu banyamahanga, ugahinduka urwo baseka mu bihugu byose. Abari kure kimwe n’abari hafi yawe bazaguseka kuko izina ryawe ryasuzuguritse kandi ukaba wuzuyemo umuvurungano. Dore aho iwawe, ibikomangoma bya Israheli bishishikajwe no kumena amaraso, buri muntu akurikije uko imbaraga ze zingana. Iwawe barasuzugura ba se na ba nyina, barafata nabi umunyamahanga kandi bakarenganya imfubyi n’umupfakazi. Wakomeje gusuzugura ibintu byanjye bitagatifu, wandavuza n’amasabato yanjye. Iwawe hari ababeshyera abandi ngo babone uko bamena amaraso, bararira ku misozi bagakorera ibiterashozi rwagati muri wowe. Iwawe bambitse ubusa ba se, basagarira umugore ukiri mu mihango y’abakobwa. Um we muri mwe yakoranye ibiterashozi n’umugore wa mugenzi we, undi akorana amahano n’umukazana we, naho undi asagarira mushiki we basangiye se. Iwawe kandi barakira amaturo kugira ngo bamene amaraso, uguriza abandi ushaka inyungu kandi ukabaka urwunguko rurengeje urugero, wambura mugenzi wawe ku ngufu, ndetse nanjye ubwanjye uranyibagirwa. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Dore ngiye kukubanguriraho ukuboko, kubera uburiganya bwawe n’amaraso atemba rwagati muri wowe. Mbese ye, umutima wawe uzabasha kwihangana, n’ibiganza byawe bikomere, igihe nzaba nakwibasiye? Jyewe, Uhoraho, ndabivuze kandi nzabikora. Nzagukwiza imishwaro mu mahanga, ngutatanyirize mu bihugu bya kure, maze nzaguhanagureho ubwandure bwawe; uzandavuzwa mu maso y’amahanga kubera amafuti yawe, maze uzamenye ko ndi Uhoraho.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, kuri jye umuryango wa Israheli wahindutse nk’ubutare bwangiritse, bose babaye nka feza, umuringa, icyuma, porombi, itini; bahindutse nk’ubutare bwangiritse. Ni cyo gitumye Nyagasani Imana avuga ati ’Kubera ko mwese muri nk’ubutare bwangiritse, ngiye kubakorakoranyiriza rwagati muri Yeruzalemu. Nk’uko bakoranyiriza mu itanura rimwe feza, umuringa, icyuma, porombi n’itini kugira ngo babishongeshe, nanjye ni ko nzabakorakoranyiriza mu burakari bwanjye no mu mujinya wanjye, maze mbashongeshe. Nzabarunda hamwe mbatwikire mu muriro w’uburakari bwanjye, mbashongeshereze mu mugi rwagati. Uko bashongesha feza mu ruganda, namwe ni ko muzashongesherezwa rwagati mu mugi, bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho, wabavunduriyeho uburakari bwanjye.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, bwira Yeruzalemu uti ’Umeze nk’igitaka kitigeze imvura, habe n’urume, kubera uburakari bwanjye. Abatware bagutuye bameze nk’intare itontoma, itanyaguza umuhigo wayo; bariye rubanda, bigabiza ubukire n’ibintu by’agaciro, bakugwizamo abapfakazi. Abaherezabitambo baciye ku mategeko yanjye kandi bandavuza insengero zanjye; ntibagitandukanya ahatagatifu n’ahantu hasanzwe, kandi ntibakigisha kumenya gutandukanya icyahumanye n’ikitahumanye. Birengagije ku bwende bwabo amasabato yanjye, maze ndasuzugurika muri bo. Abatware bawe bameze nk’ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, kandi baramena amaraso bicisha abantu ngo babasahure ibyabo. Abahanuzi bawe bababeshyeshya amabonekerwa yabo y’amafuti n’inyigisho zabo z’ibinyoma, bababwira ngo: Ni ko Nyagasani Imana avuze! kandi nta byo Uhoraho yigeze avuga. Abaturage b’igihugu bakabije urugomo n’uburiganya, bararenganya umukene n’umunyabyago, baragirira umunyamahanga urugomo nta burenganzira babifitiye. Nashatse umuntu n’umwe muri bo wasana inkike ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho, maze arwane ku gihugu cye ambuze kukirimbura, ariko naramubuze. Nuko bituma mbamariraho umujinya wanjye — uwo ni Nyagasani Imana ubivuze — mbatsembesha umuriro w’uburakari bwanjye mbahora iyo myifatire mibi yabo.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, kera habayeho abagore babiri bavaga inda imwe. Kuva mu bukumi bwabo, bombi bajya kuba indaya mu gihugu cya Misiri, abantu bakabakirigita, ari na ko bakorakora ku mabere yabo atigeze yonsa. Dore amazina y’abo bakobwa: uw’uburiza yitwaga Ohola, naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko bombi baba abanjye bambyarira abahungu n’abakobwa. Dore rero icyo amazina yabo asobanura: Ohola ni we Samariya, Oholiba akaba Yeruzalemu. Nuko Ohola aba indaya aho kuba uwanjye, yishakira abakunzi mu Banyashuru, bakaba abasirikare bambaye imyambaro y’imihemba, abategetsi n’abanyacyubahiro, bose bakaba abasore bafite igikundiro, bakagendera ku mafarasi. Nuko arabiyegurira bose uko bari ingenzi mu Banyashuru, yagera ku bo yakunze bose akiyandurisha ibigirwamana byabo byose. Ariko ntiyigera areka uburaya bwe yari yaratangiriye mu Misiri igihe aryamanye n’abantu baho kuva mu bukumi bwe bagakorakora ku mabere ye atigeze yonsa kandi bakamuraruza ibiterashozi byabo. Ni cyo cyatumye mwegurira ibiganza by’abakunzi be b’Abanyashuru yari yarihebeye, ari na bo bamwambitse ubusa, bagafata abahungu be n’abakobwa be; na we ubwe bakamwicisha inkota. Nuko aba ikirangirire atyo mu bagore bose, kuko yari yaciriwe urumukwiye. Murumuna we Oholiba yarabyiboneye; nyamara kubera irari rikabije, uburaya bwe na we bwaje kuba bubi cyane kurusha ubwa mukuru we. Yiyeguriye Abanyashuru, bari abategetsi n’abanyacyubahiro, abasirikare bambaraga imyambaro y’akataraboneka bakagendera ku mafarasi, bakaba kandi bose abasore b’igikundiro. Nuko mbona ko na we yiyanduje, m’imyifatire yabo bombi ibaye imwe. Oholiba ndetse yarushijeho gukabya mu buraya bwe igihe abonye ibishushanyo by’abagabo b’Abakalideya byari bishushanyije mu ibara ritukura ku rukuta, bakenyeje imikandara, bafite ibitambaro mu mutwe kandi bameze bose nk’abarwanyi b’intwari. Byari ibishushanyo by’Abakalideya bakomokaga muri Kalideya. Nuko ababonye arabiyegurira, anabatumaho intumwa muri Kalideya. Abo Banyababiloni baramusanga baryamana na we ku buriri bw’ubugeni, barabuhindanya n’uburaya bwabo, ngo bamare kumwanduza arabazinukwa. Ariko yihambira ku buraya bwe akomeza kwiyambika ubusa; maze nanjye ndamuzinukwa nk’uko nabigenjeje kuri mukuru we. Yakomeje kugwiza uburaya bwe, yibuka igihe cy’ubukumi bwe ubwo yari indaya mu gihugu cya Misiri, kuko ari ho yatangiriye kurarikira abakunzi be bagurumanaga, irari bakaringanya n’indogobe n’amafarasi. Wishakiraga imyifatire nk’iyo mu bukumi bwawe, igihe wari mu Misiri, ubwo bagukorakoraga ku mabere, bakagukabakaba no mu gituza. Ni yo mpamvu, wowe Oholiba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngiye kuguteza abakunzi bawe wazinutswe, mbagukoranyirizeho baturutse impande zose: Abanyababiloni n’Abakalideya bose, ab’i Pekodi, ab’i Showa n’ab’i Kowa, hamwe n’Abanyashuru bose, ba basore b’igikundiro, abatware n’abanyacyubahiro, abarwanyi b’ibyamamare n’abagendera ku mafarasi. Bazagutera baguturutse mu majyaruguru ari ingabo zitagira ingano, bafite amagare n’intwaro nyinshi, bakugote impande zose bikingiye ingabo n’ingofero z’ibyuma. Nzabegurira urubanza rwawe, bazaruce bakurikije amategeko yabo. Nzabakugabiza mbitewe n’ishyari ngufitiye, bakurakarire, baguce izuru n’amatwi, n’abawe barokotse batsembeshwe inkota. Bazakunyaga abahungu n’abakobwa, abacitse ku icumu batwikwe n’umuriro. Bazakwambura imyambaro, bakunyage n’imitamirizo yawe. Nzasoza ntyo imyifatire yawe mibi n’uburaya watangiriye mu Misiri, ntuzongera kubireba ukundi kandi na Misiri ntuzigera uyibuka. Koko rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Dore nkugabije ibiganza by’abo wanze n’abo wazinutswe. Bazakwanga urunuka, bakunyage n’ibyo waruhiye byose, bagusige amara masa; maze ikimwaro cy’uburaya bwawe, ubusambanyi bwawe n’imyifatire yawe mibi, kigaragare. Bazakugenza batyo kuko wigize indaya y’abanyamahanga, ukiyanduza n’ibigirwamana byabo. Wiganye imyifatire ya mukuru wawe, ni cyo gituma ngiye gushyira igikombe cye mu biganza byawe. Dore uko Nyagasani Imana avuze: ‘Uzanywa ku gikombe cya mukuru wawe, igikombe kinini kandi cyagutse, kizatuma baguseka, banakunnyege, kubera ko kizaba gisendereye cyane, kizagutera ubusinzi n’umubabaro. Koko, ni igikombe giteye ubwoba kandi cy’ububabare, ari na cyo cya mukuru wawe Samariya! Uzakinywa, unakiranguze, hanyuma ukijanjaguze amenyo yawe, ibyo bijaju ubyishwanyurishe agatuza, kuko ari Nyagasani Imana ubivuze.’ Ni yo mpamvu Nyagasani Imana avuze kandi ati «Kubera ko wanyibagiwe, ukananyirengagiza, ngaho nawe ikorere umutwaro w’ububi n’uburaya bwawe.» Nuko Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, urashaka se gucira urubanza Ohola na Oholiba, no kubashinja amahano bakoze? Dore babaye indaya, ibiganza byabo bimena amaraso, basambana n’ibigirwamana byabo; naho abana bari barambyariye babatwikisha umuriro, barakongoka. Byongeye kandi, uwo munsi bahindanyije Ingoro yanjye, bandavuza n’amasabato yanjye. Bakimara kwica abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo, bahise bajya guhindanya Ingoro yanjye. Ngibyo ibyo bakoreye mu Ngoro yanjye bwite. Si n’ibyo byonyine kandi, mwahamagaje abantu baturutse kure, mubatumyeho intumwa maze baraza. Ngo mubabone baje muriyuhagira, mwisiga mu maso, mushyiramo imitamirizo yanyu, mwicara ku buriri bw’icyubahiro maze imbere yabwo bahashyira ameza, muyaterekaho ububani bwanjye n’amavuta yanjye. Iwabo humvikanaga urusaku rw’imbaga nyamwinshi y’abantu batagize icyo bitayeho; bari benshi cyane bakabamo n’abantu b’abasinzi baturutse mu butayu, bambitse abo bagore bombi ibitare ku maboko n’ikamba ritagira uko risa ku mutwe wabo. Nuko ndibwira nti ’Bariya bagore basaziye mu busambanyi, baracyasambana na bo, bagakomeza kuza iwabo nk’abajya ku ndaya!’ Nguko uko bajya kwa Ohola na Oholiba, abo bagore bandavuye! Nyamara ariko, abantu b’intungane bazabacira urubanza rukwiye abagore b’indaya n’abamena amaraso; kuko na bo ari indaya n’ibiganza byabo bikaba byarahindanyijwe n’amaraso.’» Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati «Nibahamagaze igitero cy’abantu benshi, babahahamure umutima kandi babasahure; babatere amabuye kandi babicishe inkota, bice abahungu babo n’abakobwa babo, amazu yabo bayatwike. Nzavana mu gihugu ububi bwacyokamye, nzaburire abagore bose bareke kuzongera gukurikiza imyifatire mibi yanyu. Bazabaryoza ubugiranabi bwanyu, mwikorere umutwaro w’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu, bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.» Nuko mu mwaka wa cyenda, ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, andika itariki y’uyu munsi, kuko uyu munsi nyine umwami w’i Babiloni yateye Yeruzalemu. Cira uyu mugani iyo nyoko y’ibirara, ubabwire uti «Nyagasani aravuze ngo: Shyira inkono ku ziko, numara kuyishyiraho, uyisukemo amazi. Uyishyiremo intongo z’inyama, intongo zose z’akaguru n’iz’akaboko, wuzuzemo n’amagufa meza yose, uvanye ku itungo ryiza ryo mu bushyo bwawe. Hanyuma ushyire inkwi nyinshi mu ziko, ubicanire cyane bihinduke ikinyiga, ku buryo n’amagufa arimo yose, ari bushye agahwana. Ni koko, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso, wowe umeze nk’inkono yatoye ingese, n’izo ngese zikaba zitagishoboye kuyivaho! Aruramo inyama imwe imwe hatagombye ubufindo, kuko amaraso yawo wamennye awurimo rwagati, wayashyize ku rutare rw’umwiyanike, ntiwayasesa ku butaka ngo nibura uyazimanganye n’umukungugu. None kugira ngo uburakari bwanjye bwihembere nihorere, nashyize amaraso yawe ku rutare rw’umwiyanike, sinagira icyo nyatwikiriza.’ Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso! Dore ngiye kurunda ikirundo kinini cy’inkwi. Ngaho rero egeranya inkwi maze ucane umuriro, uteke inyama, utegure n’ibiziryoshya, n’amagufa yose ashye ahwane. Tereka inkono irimo ubusa ku makara maze icamuke, kugira ngo umuringa ushye n’umwanda uyirimo ushonge, maze ingese zishye zikongoke.’ Nyamara ariko, ingese zingana zityo ntizizakurwaho n’umuriro. Ubwandure bwawe ubuterwa n’ibibi ukora, kuko nashatse kuguhumanura ariko ukaba warabyanze. Ntuteze rero guhumanurwa kugeza ko nkumariraho uburakari bwanjye. Jyewe Uhoraho nabivuze kandi nzabikora, ndetse nzabikora ubutisubiraho, sinzakugirira impuhwe cyangwa ngo nkubabarire, uzacirwa urubanza hakurikijwe imyifatire yawe n’ibikorwa byawe. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye kukugwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugati uzaniwe n’abaturanyi.» Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. Nuko rubanda barambaza bati «Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?» Ndabasubiza nti «Uhoraho yantegetse kubwira umuryango wa Israheli, nti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’ Nawe rero, mwana w’umuntu, umunsi nzaba nabanyaze ibyabateraga imbaraga, imirimbo ibanezeza, ibishimisha amaso yabo, amizero y’imitima yabo, abahungu babo n’abakobwa babo, uwo munsi nyine, uzacika ku icumu wese azakugeraho akuzaniye ayo makuru. Uwo munsi kandi, umunwa wawe uzabumbuka kugira ngo wigishe uzaba yacitse ku icumu. Uzavuga kandi ntuzongera ukundi kuba ikiragi; uzababera ikimenyetso maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukirira Abahamoni maze ubahanurire ibiberekeyeho. Uzababwire uti ’Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ngo nimutege amatwi ijambo rye. Kubera ko mwishongoye ku Ngoro yanjye, mukavuga ngo ‘Awa’ igihe yandavujwe, mukishongora ku gihugu cya Israheli igihe bakiyogoje, no ku muryango wa Yuda ubwo ujyanywe bunyago; ngiye kubagabiza abantu b’iburasirazuba bace ingando iwanyu, maze bahature. Ni bo bazarya imbuto zanyu, banywe n’amata yari ayanyu. Raba nzayigira igikingi cy’ingamiya, imigi y’Abahamoni nyihindure ibiraro by’amatungo, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’ Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Kubera ko mwakomye mu mashyi kandi mukabyina, mukishimana agasuzuguro ku gihugu cya Israheli; ngiye kubibasira, mbagabize amahanga abasahure; mbatsembe mu miryango kandi mbarimbure no mu bindi bihugu; mbatsiratsize maze muzamenye ko ndi Uhoraho!» Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko abantu b’i Mowabu n’ab’i Seyiri bavuze bati «Umuryango wa Yuda wahindutse nk’andi mahanga yose’, ngiye gutsemba imigi ya Mowabu, nyirimbure mpereye ku myiza cyane nka Betiyeshimoti, Behalimewoni na Kiriyatayimu. Nzayihera abantu b’iburasirazuba bayiture nk’uko bigaruriye Abahamoni, bizatume abo Bahamoni batongera kwibukwa ukundi mu yandi mahanga. Mowabu nzayicira uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko Edomu yihoreye ku muryango wa Yuda, ikihamya ityo icyaha; jye Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Edomu, maze nyimare ku bantu no ku matungo. Nzayihindura amatongo kuva i Temani kugera i Dedani, bamarwe n’inkota. Ubwanjye nzahora Edomu mbigirishije ikiganza cya Israheli umuryango wanjye; bazayigirire nabi bakurikije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, maze bazamenye ko ari jye wihoreye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko Abafilisiti bihoreye, bakabigirana agasuzuguro bashaka gusenya ku mpamvu y’urwango rw’akarande; jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja. Nzihorera bikomeye mbahanisha ibihano bikaze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba maze kubahana, nihorera. Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, kubera ko Tiri yishongoye kuri Yeruzalemu, ivuga ngo: Awa! Urangarukiye, wa mugi wari ihuriro ry’amahanga! kandi n’ubukire bwawo burayoyotse, ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kukwibasira, wowe Tiri, ngiye kuguteza amahanga menshi, akwiroheho nk’uko inyanja ivubura imivumba yayo. Bazasenya inkike za Tiri, bahirike iminara yayo, nanjye nzakubure umukungugu wabyo, mpahindure urutare rw’umwiyanike. Izaba nk’imbuga banikaho inshundura rwagati mu nyanja — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi arabihamya — izaba umunyago w’amahanga. Abakobwa bayo bari mu gasozi bazicishwa inkota, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’ Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore i Tiri mpohereje Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni n’umwami w’abami, ahatere aturutse mu majyaruguru, afite amafarasi, amagare y’intambara, ingabo n’imbaga nyamwinshi y’abantu. Abakobwa bawe bari mu gasozi azabicisha inkota, azagukikiza imikingo miremire, akurundeho n’imigina y’ibitaka, akuzengurutseho n’urukuta rwo kwikingira. Inkike zawe azazisenyesha ingiga zikoze nk’ubuhiri, iminara yawe ayirimbuze intwaro ze. Amafarasi ye atagira ingano azagutumuriraho umukungugu ukurengeho, inkike zinyeganyezwe n’urusaku rw’amafarasi, n’urw’amagare yabo igihe bazaba binjira mu marembo, nk’uko biroha mu mugi baciyemo icyuho. Amafarasi ye azangiza imihanda yawe n’ibinono byayo, abantu bawe azabicishe inkota, arimbure n’inkingi zawe zikomeye. Bazakunyaga ibyo wari utunze, basahure n’ibicuruzwa byawe, bazasenya inkike zawe, n’amazu yawe meza bayarimbagure, amabuye n’ibiti bikubatse babirohe mu mazi, ndetse n’ishingwe ryose. Nzazibya abaririmbaga basakuza, n’ijwi ry’inanga zawe ntirizongera kumvikana ukundi. Nzakugira urutare rw’umwiyanike, nguhindure imbuga banikaho inshundura, maze we kuzongera kubakwa bibaho. Uwo ni Uhoraho ubivuze kandi arabihamya!» Dore Nyagasani Uhoraho arabwira Tiri, ati «Aho ibirwa ntibizahinda umushyitsi, nibiramuka byumvise urusaku rw’ukurimbuka kwawe n’imiborogo y’inkomere zawe, n’amarorerwa y’ubwicanyi mu nkike zawe? Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, bakuremo ibishura byabo, biyambure n’imyambaro yabo itatse. Bazatahwa n’ubwoba bicare hasi, batengurwe ubutitsa kandi bagwe mu kantu kubera ibikubayeho. Bazatera indirimbo y’amaganya bagira bati ’Dore ishyano re! Warimbutse wiroha mu nyanja, wa mugi w’icyamamare, nyamara wari igikomerezwa ku nyanja, wo n’abaturage bawo, ugakwiza iterabwoba mu bihugu byose.’ Koko rero ibirwa birahinda umushyitsi ku munsi w’ukurimbuka kwawe, n’ibirwa byo mu nyanja bihagaritse umutima kubera itsiratsizwa ryawe.’ Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Igihe nzaba nakurimbuye umeze nk’imigi itagituwe, nzaguteza imivumba n’amazi menshi bikurengeho, nguhirikire mu rwobo uhasange abagiyeyo mbere, nzagutuza ikuzimu mu matongo ya kera, ubane n’abapfuye, kugira ngo utazagaruka ukongera gutura mu gihugu cy’abazima. Nzaguhindura ikintu giteye ubwoba kandi ntuzongera kubaho ukundi. Bazagushakashaka, ariko ntibazongera kukubona ukundi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Nawe rero, mwana w’umuntu, ririmbira Tiri indirimbo y’amaganya. Uzabwire Tiri uti ’Wowe wubatswe ku masangano y’inyanja, ukaba iguriro ry’amahanga n’ibirwa bitabarika, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Tiri, wowe wirataga uvuga ngo «Meze nk’ubwato bw’akataraboneka!» Imipaka yawe yageraga mu nyanja rwagati; abubatsi bawe baragutatse ubwiza buhebuje. Impande zawe zose zubatswe n’imbaho zabajwe mu mizonobari y’i Seniri. Muri wowe hagati bahashinze inkingi ndende yatoranyijwe mu masederi yo muri Libani. Ingashya zawe zari zarabajwe mu mishishi y’i Bashani, naho abasare bawe bakicara ku ntebe zakozwe mu masederi yo mu birwa by’Abakitimu, ziriho imitako yabajwe mu mahembe y’inzovu. Imyenda ya hariri yo mu Misiri itatseho imirimbo ni yo wagize ibendera n’amahema yawe, ubishumika ku nkingi ngo bihuhwe n’umuyaga; naho ibicuruzwa byawe ukabitwikiriza ay’umuhemba n’umutuku wakuye mu birwa bya Elisha. Tiri we, abaturage b’i Sidoni n’i Arubadi barakugashyaga, maze abanyabwenge bawe bakakubera abasare. Abakuru b’i Gebali n’abanyabukorikori baho, babaga bari aho ngo bagusane aho wangiritse. Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo, babaga iwawe bazanywe n’ubucuruzi. Abo mu Buperisi, ab’i Ludi n’ab’i Puti bari abarwanyi b’intwari mu ngabo zawe, bagashyingura iwawe ingabo n’ingofero zabo z’ibyuma, byaguheshaga ishema. Abantu b’i Arubadi bahoraga bakikije inkike zawe, Abanyagemadi bakarinda iminara yawe. Bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe, bityo bakarushaho kunoza ubwiza bwawe. Ab’i Tarishishi baguranye nawe ibyiza byinshi, baguha imitwaro ya feza, ibyuma, itini na porombi. Yabani, Tubali, na Mesheki mwarahahiranaga, bakuzaniraga abacakara n’ibintu byacuzwe mu muringa, bakabigurana ibicuruzwa byawe. Abantu b’i Betitogaruma baguhaga amafarasi y’intambara n’inyumbu, ab’i Dedani na bo mugahahirana; n’abo mu birwa bitabarika bari abaguzi bawe, bakakwishyura amahembe y’inzovu n’ibiti by’ubwoko. Abantu b’i Aramu na bo baguranaga nawe ibintu kubera ko wari utunze ibintu byinshi; bakaguha amabuye y’agaciro n’imyenda y’imihemba, ibintu bitatse amabara n’ubudodo bunoze, ibirezi n’inigi zibengerana. Yuda n’igihugu cya Israheli na bo mwarahahiranaga, bakakuzanira ingurane y’ingano z’i Miniti, uburo n’ubuki, amavuta n’imibavu. Ab’i Damasi baguranye ibintu nawe, kubera ko wari ukize, utunze ibintu by’amoko yose, bakuzaniraga divayi y’i Heliboni n’ubwoya bw’intama z’i Sahari. Abantu b’i Wedani n’ab’i Yabani, kuva Uzeli, baguhaga ibintu bicuzwe mu byuma n’ibiti by’imibavu; ab’i Dedani bakakugurishaho imyenda isaswa ku mafarasi. Arabiya yose n’ibikomangoma byose by’i Kedari, na bo bari abaguzi bawe bakakwishyura abana b’intama, amapfizi y’intama n’amasekurume y’ihene. Abacuruzi b’i Sheba n’ab’i Rama mwarahahiranaga, ibicuruzwa byawe bakabigurana imibavu ihumura neza, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose ndetse na zahabu. Abantu b’i Harani, ab’i Kane n’ab’i Edeni, abacuruzi b’i Sheba, ab’i Ashuru n’ab’i Kilimadi, bose bahahiranaga nawe. Bacuruzaga mu masoko yawe imyambaro y’igiciro, ibishura by’imihemba n’imitako myinshi, imyenda y’amabara menshi n’ibiziriko bikomeye. Amato y’i Tarishishi yogogaga inyanja ajyanye ibicuruzwa bikugenewe, nawe ubwawe wari nk’ubwato mu nyanja rwagati, wuzuye ibicuruzwa kandi unaremerewe. Abasare bawe bagushoye mu mazi magari, umuyaga w’iburasirazuba ugusandariza mu nyanja nyirizina. Ubukire bwawe, ibicuruzwa byawe n’ibindi bintu wari wikoreye, abasare n’abatware bawe, abasannyi n’abacuruzi bawe, abasirikare n’abagenzi bose utwaye, bagiye kurokera mu nyanja ku munsi w’ukurohama kwawe! Ubwo inkombe zihinde umushyitsi, zumvise induru y’abasare bawe. Nuko abashinzwe kugashya bose bururuke mu mato yabo, mbese abasare bose bambukaga inyanja bigumire imusozi. Dore baratera hejuru bakuririra, baraboroga cyane bababaye. Baritumurira umukungugu mu mutwe, maze bakigaragura mu ivu. Bariharanguza kubera wowe, bakenyere n’ibigunira, umubabaro wabo ubateye kukuririra, baraboroga bikabije. Mu kababaro kabo n’agahinda bafite baracura imiborogo, bakakuririra bagira bati ’Ni nde wari ukwiriye kugereranywa na Tiri, iyo yabaga iri mu nyanja rwagati?’ Iyo wabaga womokanye ibicuruzwa byawe, wahazaga amahanga atagira ingano, ubukire bwawe bwinshi n’ibyo utunze, bigakungahaza abami b’isi. None dore wajanjaguriwe n’imivumba mu mazi magari, imitwaro yawe n’abagenzi birohamana nawe. Abatuye ibirwa bakutse umutima kubera ibikubayeho, abami babo batashywe n’ubwoba, barasuhererwa. Abacuruzi b’amahanga baragukubitira akavugirizo, kuko wahindutse ikintu giteye ubwoba, kandi ukaba utazongera kubaho ukundi.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo: Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati; nyamara kandi uri umuntu nturi Imana, n’ubwo wigereranya n’Imana bwose. Wigize umuhanga utambutse Daneli, dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa. Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo, zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe. Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe, maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza! Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Kuko wigereranyije n’Imana, ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi. Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe, icyubahiro cyawe bagihindanye. Bazakuroha mu rwobo, maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’ Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana, igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye? Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu, ndetse uri mu maboko y’abagusogota. Uzapfa urw’abatagenywe ugwe mu maboko y’abanyamahanga, kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, ririmba indirimbo y’amaganya yerekeye umwami w’i Tiri. Uzamubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Wahoze uri intangarugero mu butungane, wuje ubuhanga, ukagira n’ubwiza buhebuje, ugatura muri Edeni, ubusitani bw’Imana. Wari wisesuyeho igishura gitatse amabuye y’agaciro: irya sarudoni, topazi, diyama, kirisolite, na onigisi, irya yasipi, safiri, malakita na emerodi; ingoma n’imyirongi byawe bitatswe na zahabu, ibyo byose byarateguwe umunsi w’iremwa ryawe. Wowe wari umukerubimu urambuye amababa, naragushyiriyeho kuba umurinzi. Wari ku musozi mutagatifu w’Imana, ukagenda rwagati mu makara agurumana. Imyifatire yawe iba intangarugero kuva ukiremwa, kugeza ubwo utahuwemo ubwo bugome. Kubera imihihibikano y’ubucuruzi bwawe, wigwijemo ubugome n’ibyaha; ni bwo nguhanantuye hejuru y’umusozi w’Imana, nkugira igicibwa, wowe, mukerubimu nari narashyiriyeho kuba umurinzi, nkwirukana rwagati mu makara agurumana. Ubwiza bwawe bwaguteye kwirata, ubwamamare bwawe bukuyobya ubwenge; ubwo mpera ko nkwesa hasi, ngutangaza imbere y’abami ngo bagushungere. Kubera ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuje uburiganya, wandavuje amasengero yawe. Ni cyo cyatumye nguhemberamo umuriro, urashya urakongoka, nguhindura ivu ku isi mu maso y’abakurebaga bose. Amahanga yose yari akuzi yakutse umutima, kubera ko wahindutse ikintu giteye ubwoba, kandi ukaba utazongera kubaho ukundi!’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukirira Sidoni maze uyihanurire ibiyerekeyeho. Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, wowe Sidoni, iwawe ni ho ngiye guherwa ikuzo. Bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzacira Sidoni uruyikwiye, nkayerekaniraho ubutungane bwanjye. Nzayiteza icyorezo, amayira yayo atembemo amaraso. Abantu bazagwa mu mugi rwagati, bishwe n’inkota ziturutse impande zose, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho.’ Umuryango wa Israheli ntuzongera kugira amahwa n’imifatangwe bihanda, biturutse mu bayikikije bayisuzugura; maze bazamenye ko ndi Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Igihe nzakoranya umuryango wa Israheli mbavanye mu mahanga batataniyemo, nzagaragariza muri bo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga; bazature ku butaka nahaye Yakobo, umugaragu wanjye. Bazahatura mu ituze, biyubakire amazu batere n’imizabibu, maze bibereho mu mutekano. Icyo gihe ababakikije bose banabasuzugura nzabacira urubakwiye, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho, Imana yabo.» Mu mwaka wa cumi, ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukirira Farawo, umwami wa Misiri; umuhanurire ibimwerekeyeho, we n’igihugu cye cya Misiri. Mubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, Farawo, mwami wa Misiri, wowe umeze nk’ingona nyamunini, irambaraye rwagati mu nzuzi zawe, ukaba waravuze uti ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’ Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe, amafi y’inzuzi zawe nyakomekeho, ngukure mu nzuzi zawe, n’amafi yazo yose uko yakabaye, akometseho, nkunage mu butayu n’amafi y’inzuzi zawe zose, uzagwe ku gasi ubutagira ukuraruza cyangwa uguhamba. Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere, nuko Abanyamisiri bazamenye ko ndi Uhoraho: bo Israheli yishingikirijeho bakayibera nk’inkoni y’urubingo, bayifata ikabavunikira mu ntoki, ikabahinguranya urutugu; bayicumba ikavunagurika, igatuma bacika umugongo.’» Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati «Dore nguterereje inkota kugira ngo ikumare ku bantu no ku matungo. Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu n’amatongo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho kuko wavuze ngo ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’ Kuva ubu rero ndakwibasiye wowe n’inzu zawe: igihugu cya Misiri nzagihindura amatongo n’ubutayu, uhereye i Migidoli ukagera i Siyeni no ku rugabano rwa Kushi. Nta kirenge cy’umuntu cyangwa urwara rw’inyamaswa bizongera kuhakandagira, igihugu kizamare imyaka mirongo ine yose kidatuwe. Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu rwagati mu bindi bihugu byayogojwe; imigi yacyo nyihindure amatongo hagati y’indi migi yashenywe, igihe cy’imyaka mirongo ine yose. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu. Koko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nyuma y’imyaka mirongo ine, nzakorakoranya Abanyamisiri mbavane mu mahanga bari batataniyemo; nzagarura Abanyamisiri bari bajyanywe bunyago, mbatuze bundi bushya mu gihugu cya Patorosi, ari cyo gihugu cyabo kavukire, maze bashinge ingoma yoroheje. Misiri izaba igihugu cy’intege nke kurusha ibindi byose, kireke kuzongera guhagurukira amahanga. Nzagicisha bugufi kugira ngo kitazava aho cyongera gushikamira amahanga ukundi. Ntikizongera kwiringirwa n’umuryango wa Israheli, kuko byawibutsa ikosa wagize igihe wisunze Misiri; bityo bazamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho’» Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yagabye igitero gikomeye, agambiriye gutera Tiri. Imitwe y’ingabo ze zose yamyotseho imisatsi n’intugu zose zirakobagurika; nyamara ari we ari n’ingabo ze, icyo gitero yagabye muri Tiri nta n’umwe cyagize icyo kimarira. Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga, ati ’Dore igihugu cya Misiri nkeguriye Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. Azakinyaga ubukire bwacyo, agitware iminyago, ibyo azagisahura byose bizabe igihembo cy’ingabo ze. Mugabiye igihugu cya Misiri ho ingororano y’umuruho azaba yagize — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kuko ari jye bazaba bakoreye. Uwo munsi nzagoborera umuryango wa Israheli ububasha bukomeye, hanyuma nawe, mwana w’umuntu, nguhe ubushobozi bwo kuvugira rwagati muri bo; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nimuboroge muvuga muti ’Mbega umunsi!’ Kuko umunsi wegereje, umunsi w’Uhoraho ukaba uri hafi. Uzaba umunsi ubuditse ibihu, icyo gihe amahanga azaba asakiwe. Inkota izayogoza Misiri, igihugu cya Kushi kizashya ubwoba, igihe intumbi zizaba zararikwa mu Misiri, bakayinyaga ubukire bwayo n’imfatiro zayo zikarimburwa. Kushi, Puti na Ludi, Arabiya yose, Kubi n’abatuye ibihugu byunze ubumwe bose bazicishwa inkota. Dore uko Uhoraho avuga: Abari bashyigikiye Misiri bazacisha make, ubwirasi bushingiye ku mbaraga buyoyoke; guhera i Megidoli kugeza i Siyeni — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bazashirira ku nkota. Bazarimburwa kimwe n’ibihugu byarimbuwe, imigi yabo ibarirwe mu yasenyaguritse. Nuko bazamenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzateza Misiri inkongi y’umuriro, n’abayishyigikiye bose nkabahashya. Uwo munsi, nzohereza itumwa mu mato, zijye guhungabanya umutekano muri Kushi; abayituye bazashya ubwoba, kuri uwo munsi wa Misiri. Ni koko kandi, ngibi biregereje! Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Nzatsemba imbaga y’Abanyamisiri mbigirishije ukuboko kwa Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. We n’abantu be b’ababisha kurusha andi mahanga, bazazanwa no kuyogoza igihugu. Bazakura inkota barwanye Misiri, igihugu bacyuzuzemo intumbi. Nzakamya inzuzi za Misiri, igihugu nkigurishe n’abagome; ntsembe igihugu n’ibyo gitunze byose mbigirishije ukuboko kw’abanyamahanga. Jyewe Uhoraho ndabivuze. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Ngiye gutsemba burundu ibigirwamana, mvaneho ibishushanyo by’i Nofu; ndetse nta n’igikomangoma kizongera kubaho ukundi mu gihugu cya Misiri. Ngiye guteza ubwoba igihugu cya Misiri. Nzayogoza Patorosi, Sowani nyiteze inkongi y’umuriro, naho umugi wa No nywucire uruwukwiye. Nzamarira uburakari bwanjye kuri Sini, ikigo gikomeye cyo mu Misiri; nzatsembe n’imbaga itabarika yo muri uwo mugi wa No. Igihugu cya Misiri nzagiteza inkongi y’umuriro; i Sini bagire umubabaro ukomeye, umugi wa No nywucemo icyuho, naho Nofu amazi ayisenderemo. Abasore b’i Oni n’i Pibezeti bazicishwa inkota, n’imigi ubwayo izatwarwe bunyago. I Tafunesi umuseke ntuzakeba, igihe nzaba nakuyeho uburetwa bwa Misiri, n’ubwibone baterwa n’imbaraga zayo bukarangira. Igicu kizayibundikira, maze abakobwa bayo bajyanwe bunyago. Nguko uko nzacira Misiri uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, navunaguye ukuboko kwa Farawo, umwami wa Misiri, none dore nta n’umwe watekereje komora igikomere cye ngo agipfuke, kugira ngo nibura yongere kugira imbaraga zo kurwanisha inkota. Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kwibasira Farawo, umwami wa Misiri, muvunagure amaboko yombi, ukwari kuzima kimwe n’ukwavunitse, maze muteshe inkota iri mu kiganza cye, yiture hasi. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu. Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, nshyire inkota yanjye mu kiganza cye. Nzavunagura amaboko ya Farawo maze azacure umuborogo boshye ujya gupfa. Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, naho aya Farawo azacike intege; bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nashyize inkota yanjye mu biganza by’umwami w’i Babiloni, akayibangura ngo arwanye igihugu cya Misiri. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’» Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatatu, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, bwira Farawo, umwami wa Misiri, n’imbaga y’abantu be, uti ’Nakugereranya n’iki se mu buhangange bwawe? Dore rwose umeze nk’isederi yo muri Libani, ifite amashami meza nk’ishyamba ricucitse, ikaba ndende n’ubushorishori bwayo bugakabakaba ku bicu. Imvura yatumye ikura, amazi azamuka mu butaka ayiha gusagamba, igihe atembesha inzuzi mu mpande zayo zose, akohereza imigezi mu biti byose byo mu gasozi. Ni cyo cyatumye ikura, igasumbya uburebure ibindi biti byo mu gasozi, imicwira yayo ikagwira n’amashami yayo akiyongera, irasagamba, ibikesheje ko yahaze amazi. Inyoni zose zo mu kirere zarikaga mu mashami yayo, inyamaswa z’ishyamba zikabyarira mu nsi yayo, igicucu cyayo kikugamisha abantu batagira ingano. Iyo sederi yari yizihije kubera ubunini bwayo n’uburebure bw’amashami yayo; kuko yashoreraga imizi yayo mu mazi menshi. Nta yindi ihwanye na yo mu masederi yo mu busitani bw’Imana, n’imizonobari ntiyagereranywaga n’amashami yayo. Imyerezi ubwayo nta ho yari ihuriye n’ibishami byayo, nta n’igiti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana, cyari gihwanyije na yo ubwiza. Nari narayitatse nyihundazaho amababi, bituma ibiti byose byo muri Edeni, ari bwo busitani bw’Imana, biyigirira ishyari.’ None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Iyo sederi, ari yo mwami wa Misiri, yarakuze, iratumbagira ubushorishori bwayo bukabakaba hejuru mu bicu, umutima wayo wiratana iyo ndeshyo. Ni yo mpamvu nayizibukiriye, nyigabiza umutware w’amahanga, kugira ngo ayigirire ibikwiranye n’ubugome bwayo, kuko nayirukanye. Nuko abanyamahanga, abanyarugomo kurusha andi mahanga yose, barayitema maze bayisiga aho barigendera. Amababi yayo anyanyagira ku misozi no mu bibaya byose; amashami yayo avunagurikira mu mihora yose y’igihugu, abantu bose bazibukira igicucu cyayo, barayihunga. Inyoni zose zo mu kirere zatururiye ku bisigazwa byayo, inyamaswa z’ishyamba ziribata amashami yayo. Nuko rero, ntihazagire igiti na kimwe cyegereye amazi cyongera kureshya gityo, ntihazagire icyongera kugeza ubushorishori bwacyo mu bicu, cyangwa ngo igiti cyavomerewe cyongere kugira uburebure bureshya butyo; kuko byose byagenewe gupfa bikajya mu kuzimu, bigasanga abarambitswe mu rwobo. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi iyo sederi imanukira ikuzimu, maze nkayifungiranira mu nyenga, nategetse isi yose kujya mu cyunamo. Nahagaritse inzuzi ntizongera gutemba, n’amazi menshi arakama. Libani yacuze umwijima ku mpamvu y’iyo sederi, n’ibiti byose byo mu gasozi biruma kubera yo. Mu rusaku rw’ukurimbuka kwayo nahungabanyije amahanga, igihe nyihananturiye ikuzimu ngo ihasange abarambitswe mu rwobo. Igeze mu kuzimu, ibiti byose byahoze muri Edeni byari byarayihabanjirije, kimwe n’ibiti byose by’intoranywa byahoze muri Libani bikahuhirirwa, byose byarahumurijwe. Nuko n’inkomoko yayo, yari yarugamye mu gicucu cyayo mu yandi mahanga, na yo imanukira ikuzimu isanga abicishijwe inkota. Nakugereranya rero n’ikihe giti mu byo muri Edeni, cyagera ku ikuzo ryawe n’ubuhangange bwawe? Nyamara wahananturiwe ikuzimu hamwe n’ibiti byo muri Edeni, ujya rwagati mu batagenywe, none dore urambaraye hamwe n’abicishijwe inkota. Nguko uko byagendekeye Farawo n’imbaga ye yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, ririmbira Farawo, umwami wa Misiri, indirimbo y’amaganya. Uzamubwire utya: Wari nk’icyana cy’intare mu maso y’amahanga, wari umeze nk’ingona mu mazi magari, wakinira mu nzuzi zawe, amazi ukayatera hejuru n’amaguru yawe, maze yose ukayahindura imivumba. None rero Nyagasani Uhoraho aragira ati ‘Nzagutega umutego wanjye amahanga menshi yakoranye, maze bazagukurubanire muri uwo mutego wanjye. Nzakuroha ku butaka, nkujugunye ku gasi; nzakumanuriraho ibisiga byose byo mu kirere, nkugaburire inyamaswa zose zo ku isi zihage. Nzanika inyama zawe ku misozi, ibibaya mbyuzuze ibisigazwa byawe. Igihugu kizuhirwa amaraso akuvamo nk’imivu, azatembe ku misozi, maze asendere mu mikokwe. Igihe uzaba umaze kuzima, nzatwikira ijuru nzimye n’inyenyeri, izuba nzaritwikiriza ibicu, n’ukwezi koye kuzongera kumurika ukundi. Nzazimya ibinyarumuri byose byo mu kirere ku mpamvu yawe, igihugu cyawe ngiteze umwijima w’icuraburindi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Nzashavuza imitima y’abantu b’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, no mu bihugu utigeze umenya. Nzatera amahanga menshi gukuka umutima ku mpamvu yawe n’abami bayo bashye ubwoba, igihe nzaba mbanguye inkota yanjye mu maso yabo. Bazahinda umushyitsi ubudatuza kuri uwo munsi w’ukurimbuka kwawe, buri muntu arwana ku magara ye; kuko Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Inkota y’umwami w’i Babiloni izagukurikirana. Abantu bawe batagira ingano nzabarimbuza inkota y’intwari ku rugamba, ari bo banyarugomo kurusha andi mahanga; bazacishe bugufi ubwirasi bwa Misiri n’abantu bayo bose bazabatsembe. Nzatsemba amatungo yose ya Misiri ari ku nkombe z’amazi magari; bityo nta kirenge cy’umuntu cyangwa ikinono cy’amatungo kizongera kuyavurunga ukundi. Nuko rero nzahe amazi yayo gutuza, inzuzi zayo nzihe gutemba zinyerera nk’amavuta. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Igihe igihugu cya Misiri nzaba nagihinduye ubutayu kizamburwa ibyo cyari gitunze, n’igihe nzarimbura abagituye bose, ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ Ngiyo indirimbo y’amaganya izaririmbwa n’abakobwa bo mu mahanga; bakazayiririmba baganya kubera Misiri n’imbaga yayo yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, ngaho boroga: uririre imbaga ya Misiri, ufatanyije n’abakobwa bo mu mahanga, maze mubamanurire ikuzimu. Dore nzahabamanurira, basangeyo abandi bose barambitswe mu rwobo. Yemwe, mbaga ya Misiri, mwikwibwira ko hari icyo murusha andi mahanga! Ngaho rero, manuka urambarare hamwe n’abatagenywe, rwagati mu bicishijwe inkota. Bakuye inkota mu rwubati, ikubita Misiri hamwe n’imbaga yayo yose. Iyo ngiyo ikuzimu abari intwari zikomeye, bazabwira Farawo bati ‘Wowe n’abafasha bawe nimumanuke, murambarare hamwe n’abatagenywe bicishijwe inkota.’ Dore umwami wa Ashuru, hamwe n’ingabo ze zose zikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Imva ye bayicukuye mu rwobo rurerure, ingabo ze zirayikikiza. Mbega ngo barazira inkota, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima! Dore n’umwami wa Elamu hamwe n’abantu be bakikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo. Dore n’umwami wa Elamu, hamwe n’imbaga ye ikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo, bashyirwa hagati y’izo ntumbi. Dore umwami wa Mesheki n’uwa Tubali n’imbaga zabo zose zikikije imva zabo. Abo bose ni abatagenywe bazize inkota, kuko bakwije iterabwoba mu gihugu cy’abazima. Ntibarambaraye hamwe n’intwari za kera, zo zamanukiye ikuzimu zitwaje intwaro, zigasegurwa inkota zazo, zigasasirwa ingabo zazo, kuko iterabwoba ryari rikiri ryose mu gihugu cy’abazima. Naho wowe uzatsembwa, urambarare hagati mu batagenywe bicishijwe inkota. Dore na Edomu, abami bayo n’ibikomangoma byayo byose; n’ubwo bari intwari bwose, ngaba na bo bashyizwe mu bicishijwe inkota. Barambaraye mu batagenywe, hamwe n’abamanukira mu rwobo. Dore n’ibikomangoma byose byo mu majyaruguru, Abanyasidoni bose bamanukanye n’abishwe kubera iterabwoba ryaturukaga ku mbaraga zabo. Abo batagenywe bakozwe n’isoni, barambaraye mu bicishijwe inkota, kandi bajyanye n’ikimwaro cyabo hamwe n’abamanukira mu rwobo. Farawo rero, azabitegereza ahumurizwe no kubona iyo mbaga. Koko kandi, Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota, bazamurambika mu batagenywe, hamwe n’abicishijwe inkota. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, noneho abo mu muryango wawe, uzababwire utya: Iyo hari igihugu nteje inkota, abantu baho bafata umwe muri bo bakamushinga kureba ko hari uza, iyo abonye inkota ije iteye igihugu avuza ihembe kugira ngo aburire rubanda. Nihagira uwumva iryo hembe ariko ntaryiteho hanyuma inkota ikaza ikamwica, amaraso y’uwo muntu ni we ubwe azabarwaho. Yumvise ihembe rivuga ariko ntiyaryitaho; none amaraso ye azamubarwaho. Nyamara uwaryumvise akanaryitaho, uwo yakijije ubugingo bwe. Ariko niba ushinzwe kuburira rubanda yabonye inkota ije ntavuze ihembe, rubanda ntirubimenye, maze inkota ikahagera ikica umwe muri bo, uwo muntu azapfa azize ikosa ry’umurinzi, azabe ari we uryozwa amaraso ya mugenzi we. Nawe rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. Ndamutse mbwiye umugome nti ’Wa mugome we, ugiye gupfa’, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye. Ariko nuramuka umuburiye, ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.» Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Israheli, uti «Mukunda gusubira muri aya magambo ngo: Ibicumuro byacu biradushikamiye, bigatuma turimbuka; ubu se, twashobora kubaho dute?’ Babwire ko mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzenta bwo njya nishimira urupfu rw’umugome, ahubwo nishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho. Nimuhinduke rero muzibukire iyo nzira mbi yanyu! Ni kuki se mwarinda gupfa, muryango wa Israheli?» Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire abo mu muryango wawe, uti «Uko ubutungane bw’intungane butazayikiza ku munsi yacumuye, ni ko n’ubugiranabi bw’umugome butazamwicisha, umunsi azaba yahindutse akazibukira ubugiranabi bwe. Intungane ntizongera kubeshwaho n’ubutungane bwayo ku munsi izaba yacumuye. Ndamutse mbwiye intungane nti ‘Uzabaho’, ariko we kubera kwiringira ubwo butungane bwe agakora ikibi, ubwo butungane bwe ntibuzongera kwibukwa ukundi, ahubwo azapfa azize ikibi icyo ari cyo cyose azaba yakoze. Ariko nimbwira umugome nti ‘Uzapfa’, maze akazibukira ibyaha bye kandi agakurikiza amategeko n’ubutungane, agasubiza icyo yahaweho ingwate, akagarura icyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo ntasubire gukora ikibi ukundi, azabaho ntateze gupfa. Nta cyaha mu byo yakoze kizibukwa, ahubwo azabaho kuko yakurikije amategeko n’ubutabera. Abo mu muryango wawe baravuga bati ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Nyamara, imigenzereze yanyu ni yo idatunganye. Umuntu w’intungane ateshwa ubutungane bwe agakora ikibi, agapfa kubera ibyo. Umugome na we nazibukira ubugiranabi bwe, agakurikiza amategeko n’ubutungane, ibyo bizatuma abaho. Naho mwebwe muravuga ngo ‘Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye!’ Muryango wa Israheli, nzacira buri muntu urubanza nkurikije imyifatire ye!» Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa cumi tujyanywe bunyago, umuntu wacitse ku icumu aza ansanga aturutse i Yeruzalemu, maze arambwira ngo «Umugi warafashwe.» Ku mugoroba wabanzirizaga umunsi uwo muntu yajeho, ikiganza cy’Uhoraho kikaba kiranshikamiye, nuko mu gitondo mbere y’uko wa wundi angeraho, Uhoraho ambumbura umunwa, maze umunwa wanjye urabumbuka sinongera kuba ikiragi ukundi. Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, abatuye ku butaka bwa Israheli, abari muri ayo matongo, baravuga bati ’Abrahamu yari wenyine igihe agabiwe iki gihugu; none turi benshi, ni twebwe twagihaweho umurage.’ Babwire rero uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Muraryana inyama n’amaraso yazo, murubura amaso mukitegereza ibigirwamana byanyu, mukamena amaraso, none ngo muzatunga iki gihugu? Mwishingikiriza inkota zanyu, mugakora amahano, buri wese akagundira umugore wa mugenzi we, none ngo muzatunga iki gihugu? Bawire ibi ngibi: Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, abo bakiri mu matongo bazicishwa inkota, uri mu gasozi nzamugabize inyamaswa zimutanyaguze, naho abari mu bihanamanga no mu buvumo bazatsembwe n’ibyorezo. Igihugu nzagihindura ubutayu, maze ubwo bwirasi muterwa n’imbaraga mufite burangirire aho. Imisozi ya Israheli izayogozwa kandi nta n’uzongera kuhanyura ukundi. Bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzahindura igihugu ubutayu ku mpamvu y’amahano yose bakoze.’ None rero, mwana w’umuntu, dore abo mu muryango wawe aho bahagaze iruhande rw’inkike no ku miryango y’amazu, bariho baraganira ibyawe. Umwe arabwira undi, buri muntu akabwira mugenzi we ati ’Nimuze twumve ijambo riturutse kuri Uhoraho.’ Nuko bakagusanga ari imbaga, umuryango wanjye ukicara imbere yawe, bagatega amatwi amagambo yawe, ariko ntibayakurikize. Ibyo bashyize imbere ni ibinyoma biri mu kanwa kabo, n’umutima wabo ukihambira ku rwunguko ruturutse ku buriganya. Batega amatwi amagambo yawe nk’aho wabaye umuririmbyi wagoroye ijwi ucuranga indirimbo z’urukundo; naho kuyakurikiza ibyo ntibabiranganwa. Nyamara, igihe ibyo bizaba byageze — kandi dore biraje — ni bwo bazamenya ko muri bo higeze kuba umuhanuzi.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo. Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka. None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho! Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.» Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. Koko, nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu. Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro cyiza; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli. Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke. Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera. Naho mwebwe rero, ntama zanjye, nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama, nkiranure amapfizi y’intama n’amasekurume. Bite se? Ntimwanyuzwe no kurisha mu rwuri rutoshye, ahubwo munyukanyuka ubwatsi busigaye! Ntimwanyuzwe no kunywa amazi y’urubogobogo, ahubwo n’asigaye muyatobesha ibinono byanyu! Ubwo se murabona ko intama zanjye ari zo zigomba kurisha ubwatsi mwanyukanyutse, zikanywa n’amazi ibinono byanyu byatobye? Kubera iyo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ngaha nje gukiranura intama z’imishishe n’izinanutse. Ubwo mwihaye kubyiga no gutera igitugu, intama zose zinanutse mukazitsimbisha amahembe, mukageza n’aho muzisuka hanze zigatatana, ngiye kuza gukiza intama zanjye kugira ngo zitazongera gushimutwa bibaho; ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama.’ Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba. Jyewe Uhoraho, nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawudi abe igikomangoma rwagati muri bo. Nguko uko jye Uhoraho mbivuze. Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro, nzirukane inyamaswa z’inkazi mu gihugu. Bazatura mu butayu nta mpungenge, biryamire no mu mashyamba. Nzabatuza impande z’umusozi wanjye, nzagushe imvura igihe cyayo maze bazayibonereho umugisha. Ibiti mu murima bizera imbuto zabyo, ubutaka butange umusaruro; bazabeho mu mutekano ku butaka bwabo. Bityo bose bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba naciye ingoyi zabo, nkabagobotora mu biganza by’ababishaga agahato. Ntibazongera ukundi kuba umunyago w’amahanga, n’inyamaswa zo mu gihugu ntizizongera kubarya bibaho, maze bazibereho mu ituze nta kibakanga. Nzabaha imirima izwiho kurumbuka, ntibazongera ukundi kwicirwa n’inzara mu gihugu, kandi ntibazongera gutukwa n’abanyamahanga. Nuko bazamenye ko ari jye Imana yabo nkabana na bo — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — banamenye ko n’ab’inzu ya Israheli bose ari umuryango wanjye. Namwe rero, ntama zanjye, muri ishyo ry’abantu niragirira — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze jye nkaba Imana yanyu.» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukirira imisozi ya Seyiri maze uyihanurire ibiyerekeyeho. Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaha ndakwibasiye, wowe musozi wa Seyiri, nkuramburiyeho ikiganza cyanjye nzaguhindure ubutayu. Imigi yawe nzayihindura amatongo, nawe ubwawe uzahinduke ubutayu, maze umenye ko ndi Uhoraho. Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze. Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira. Umusozi wa Seyiri nzawuhindura ubutayu kandi nywubuze kugendwa. Imisozi yawe nzayararikaho intumbi; abantu bazagwe ku mirenge yawe, mu mibande no mu mihora yawe yose bazize inkota. Nzaguhindura ubutayu budatuwe iteka ryose, imigi yawe ntizongera guturwa ukundi, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye, mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana, maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’ Agasuzuguro wanyeretse karakabije, n’amagambo atagira ingano mwamvuze byose narabyumvise. Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko mu gihugu cyawe bishimye batyo bagakabya, wowe nzaguhindura ubutayu. Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» Nuko rero, mwana w’umuntu, hanurira imisozi ya Israheli, uyibwire uti «Misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Uhoraho abagezaho: Ni koko umwanzi yabishongoyeho agira ati ’Awa! Ngaha ya misozi miremire kuva kera turayigaruriye!’ Kubera ibyo, mwana w’umuntu, hanura noneho uti ’Yemwe, misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Nyagasani Uhoraho abafitiye. Barabayogoje, mutangatangwa impande zose, mwigarurirwa n’amahanga yose n’abantu baho babishongoraho. Imisozi n’imirenge yanyu, hamwe n’imihora n’ibibaya, byahindutse amatongo, imigi ntigituwe kandi amahanga ayikikije yarayisahuye, ayihindura urw’amenyo. Ni yo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, mbirahijwe n’uburakari bungurumanamo, ko ngiye kwibasira ya mahanga yandi na Edomu yose uko yakabaye, bo bansuzuguye bakishimira kwigabiza igihugu cyanjye, ngo bakigarurire, banagisahure. Kubera iyo mpamvu rero, hanura ku byerekeye ubutaka bwa Israheli. Uzabwire imisozi n’imirenge, imihora n’ibibaya, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Mbitewe n’uburakari bungurumanamo, ndavuze nti ’Kubera ko mwatutswe n’amahanga, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndabyiyemeje kandi mbirahiye manitse ukuboko: amahanga abakikije na yo azakorwa n’ikimwaro!’ Mwebwe rero, misozi ya Israheli, mugiye kugaba amashami maze murumbuke imbuto zigenewe umuryango wanjye Israheli, kuko uri hafi kugaruka. Dore nje mbasanga, ndabagarukiye, mugiye guhingwa mubibweho imbuto. Ngiye kubagwizaho abantu, maze umuryango wa Israheli ubakwireho wose uko wakabaye. Imigi izongera iturwe n’amatongo yubakwe. Nzabagwizaho abantu n’amatungo, bizagwire kandi byororoke. Nzabaha guturwaho nka mbere, mbagirire neza kurusha hambere, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. Nzatuma ubutaka bwanyu bwongera gukandagirwaho n’abantu, ari bo umuryango wanjye Israheli; muzabe isambu yabo n’umurage wabo, kandi ntimuzongera kubacuza abana babo ukundi. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Kubera ko bakuvuze nabi ngo ’Israheli ni igihugu kirya abantu, gihekura abagituye’, noneho ntuzongera gukenya abantu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngo uhekure abagutuye. Sinzatuma wongera gutukwa n’amahanga, cyangwa ngo usekwe n’indi miryango — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kandi ntuzongera guhekura ukundi abagutuye.» Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo; mbese rwose imyifatire yabo imbere yanjye, yari imeze nk’ubwandure bw’umugore wahumanye. None rero, ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, kimwe n’ibigirwamana bacyandurishije. Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ’Uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye.’ Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo. Ngaho rero, bwira umuryango wa Israheli uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo. Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu. Nzabakiza ubwandu bwanyu bwose. Nzameza ingano kandi nzigwize, sinzongera kubicisha inzara ukundi. Nzagwiza imbuto z’ibiti n’umusaruro wo mu mirima, kugira ngo amahanga atazongera kubannyega ngo muhorana inzara. Ubwo rero, muzibuka ko mwari mwarayobye mugakora nabi, bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera amakosa yanyu n’amahano mwakoze. Mubimenye neza — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ko atari mwebwe ngirira; ahubwo nimugire isoni, muryango wa Israheli, kandi mumwazwe n’iyo myifatire yanyu.» Nyagasani Uhoraho aragira ati «Umunsi nzabahanaguraho ibyaha byanyu byose, imigi yanyu nzayiha kongera guturwa, n’amatongo yayo yubakwe bundi bushya. Ubutaka bwari bwarayogojwe buzongera guhingwa, aho kuba ubutayu mu maso y’abahisi n’abagenzi. Ibyo bizabatera kuvuga bati ’Iki gihugu cyari kimaze igihe ari ubutayu, none dore ni nk’ubusitani bwa Edeni; imigi yari amatongo, yarashenywe irarimburwa, none bayigize ibigo bikomeye kandi bituwe.’ Ubwo uzaba yarokotse mu mahanga abakikije, azamenya ko ari jye Uhoraho wongeye kubaka ibyari byasenyutse, nkongera no gutera imbuto ahari hagizwe ubutayu. Ni jye Uhoraho ubivuze, kandi ndabikoze.» Nyagasani Uhoraho arongeye aravuze ati «Dore n’ibindi nzakora: nzareka umuryango wanjye unshakashake kugira ngo ngire icyo nywumarira, maze nzabahe kugwira nk’ishyo rigizwe n’abantu. Koko bazaba nk’ishyo ry’amatungo yanyeguriwe, mbese nk’ishyo rikoraniye i Yeruzalemu ku minsi y’amateraniro yabo. Nguko uko imigi yanyu yari amatongo izuzuzwamo inteko z’abantu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane, kandi yarumye rwose. Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.» Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ’Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye: Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’» Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana, rimwe rikegera irindi. Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo. Nuko arambwira ati «Ngaho, mwana w’umuntu, hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’» Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo, yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane. Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ’Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite, turashize.’ Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura, ubabwira uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «None rero, mwana w’umuntu, fata akabaho maze wandikeho uti ’Yuda, n’Abayisraheli bahatuye.’ Ufate n’akandi wandikeho uti ’Yozefu (ari we Efurayimu), n’umuryango wose wa Israheli uhatuye.’ Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe. Nuko abo mu muryango wawe, nibaramuka bakubajije bati ’Ntiwatuburira se icyo ibyo bisobanura?’ Uzabasubize uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye gufata akabaho ka Yozefu (ari we Efurayimu), hamwe n’imiryango ya Israheli bari kumwe, nkegeranye n’aka Yuda mbikoremo urubaho, rube rumwe rukumbi mu kiganza cyanjye.’ Igihe uzaba ufashe mu kiganza cyawe utwo tubaho twombi wanditseho ayo mazina bose babyirebera, uzababwire uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo. Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri. Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo. Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize. Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose. Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo. Nzatura muri bo, mbabere Imana na bo bambere umuryango. Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo, ubuziraherezo.’» Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali, maze umuhanurire ibimwerekeyeho. Uzamubwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Ndakwibasiye, wowe Gogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali. Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe, ngukurure nguteshe inzira maze nkujyane n’ingabo zawe zose. Amafarasi n’abayagenderaho, bose bitwaje intwaro; abantu benshi bitwaje ingabo kandi bazi kurwanisha inkota bose muzajyana. Dore n’ingabo z’Ubuperisi, iz’i Kushi n’i Puti, zose zifite ingabo n’ingofero z’ibyuma, zifatanyije namwe. Gomeri n’ingabo zayo zose, Betitogaruma yo mu majyaruguru n’ingabo zayo zose, ndetse n’ibihugu bitagira ingano biragushyigikiye. Witegure neza, wowe n’ikoraniro ry’abagushyigikiye bose, maze munyoboke. Nyuma y’iminsi myinshi uzabona amabwiriza. Nihashira imyaka uzatera igihugu cya Israheli. Ku misozi yaho yamaze igihe kirekire yarabaye amatongo, uzahasanga abacitse ku icumu, bahateraniye bavuye mu bihugu byinshi bari baratataniyemo. Kuva aho batandukanyirijwe n’abo mu yindi miryango, bituriye mu mutekano. Ubwo rero uzazamukana n’ingabo zawe zose, hamwe ndetse n’abanyamahanga batagira ingano bazaba bagushyigikiye, uze nk’umuhengeri, cyangwa se uzamere nk’igihu kibuditse hejuru y’igihugu. Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze. Uwo munsi mu mutima wawe hazavuka ibitekerezo byinshi, biguteremo imigambi mibi. Uzibwira uti ’Ngiye kuzamuka, ntere kiriya gihugu kitagira ukirengera, mbuze uburyo bariya bantu batuje bakaba banibereye mu mutekano, kandi batuye bose mu migi itazitiye, itagira ibihindizo habe n’inzugi.’ Nuko uzajye gusahura utware n’iminyago, uramburire ikiganza cyawe kuri ayo matongo yongeye guturwa, ukiramburire no ku muryango w’abikoranyirije hamwe bavuye mu mahanga, bakikorera imirimo y’ubworozi n’ubucuruzi kandi bakaba batuye mu isi rwagati. Abantu b’i Sheba n’i Dani, abacuruzi b’i Tarishishi n’abatuye mu ntara zaho bazakubaza bati ’Mbese ariko wazamuwe no gusahura? Izo ngabo zawe se wazikoranyirije kwikorera iminyago? Waba se wazanywe no gusahura zahabu na feza, amatungo n’ibicuruzwa, ngo utware iminyago itubutse?’ Kubera iyo mpamvu rero, mwana w’umuntu, hanurira Gogi, umubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Koko mu gihe umuryango wanjye Israheli uzaba uri mu mutekano, ni bwo uzashyira nzira. Icyo gihe uzimuka iwawe mu majyaruguru, uri kumwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu mwese muri ku mafarasi, muri igitero kinini n’ingabo zitagira ingano. Uzaza gutera Israheli, umuryango wanjye, boshye igihu kibuditse hejuruy’ isi. Mu minsi y’imperuka nzakuzana utere igihugu cyanjye, bityo amahanga azakurizeho kumenya igihe nzagaragariza ubutungane bwanjye mu maso yabo, nifashishije wowe, Gogi.’ Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ni wowe wavuzwe mu bihe byo hambere, igihe mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi ba Israheli, bahanuye icyo gihe bamenyesha ko uzaza ubateye. Kuri uwo munsi, umunsi Gogi azaziraho gutera igihugu cya Israheli, uburakari bwanjye buzarushaho kugurumana. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Kubera uburakari mfite n’umujinya utuma mfureka, ndabivuze ndetse ndanabirahiye ko uwo munsi hazacika igikuba mu gihugu cya Israheli. Ubwo rero, amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, inyamaswa z’ishyamba n’izikururuka ku butaka zose, hamwe n’abantu bose bari ku isi, byose bizahinde umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izarindimuka, ibitare bihanamye bihinde umushyitsi, n’inkike zirunde hasi. Ubwo Gogi nzamuteza inkota ku misozi yanjye yose — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze bazasubiranemo baterane inkota. Nzamuhanisha ibyorezo no kumena amaraso, nzagusha imvura nyinshi n’urubura, umuriro n’umuyaga w’ishuheri bimugwe hejuru, bigwe no ku ngabo ze no ku mbaga itagira ingano izaba iri kumwe na we. Nzagaragaza ubuhangange bwanjye n’ubutungane bwanjye, nzimenyekanye mu maso y’amahanga atagira ingano, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’ None rero, mwana w’umuntu, hanurira Gogi ibimwerekeyeho, umubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Ndakwibasiye wowe Gogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali. Nzagutesha inzira yawe nkuzane nkwerekeza mu majyaruguru, maze nkugeze mu misozi ya Israheli. Nzavunagurira umuheto wawe mu kiganza cyawe cy’ibumoso, nguteshe imyambi yari mu kiganza cy’iburyo. Wowe ubwawe uzagwa ku misozi ya Israheli, kimwe n’ingabo zawe zose n’imbaga izaba iri kumwe nawe, nkugaburire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’ishyamba, kuko uzagwa ku gasi nk’uko jyewe, Nyagasani Uhoraho, mbivuze. Nzohereza inkongi y’umuriro muri Magogi no ku batuye mu birwa bari mu ituze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho. Nzamenyekanya izina ryanjye ritagatifu muri Israheli, umuryango wanjye; sinzatuma bongera kwandavuza izina ryanjye ritagatifu, maze amahanga yose azamenye ko ndi Uhoraho na Nyirubutagatifu wa Israheli. Dore kandi ibyo byose bigiye kuba, ndetse biraje, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze; koko uraje wa munsi namenyekanyije kuva kera. Nuko abatuye imigi ya Israheli bazajye gutwika intwaro zabo n’ingabo zabo, imiheto yabo n’imyambi, ibihosho n’amacumu; bizagurumane bimare imyaka irindwi yose. Ntibazasubira gutashya ukundi inkwi mu gasozi cyangwa se gutema ibiti mu mashyamba, kuko bazacana intwaro zabo. Bazasahura na bo ababasahuraga, na bo banyage ababatwaye ibyabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Uwo munsi nzaha Gogi aho azahambwa muri Israheli, ahantu hazwi cyane ho mu kibaya cy’Abagenzi mu burasirazuba bw’inyanja, bitume abagenzi batongera no kuhanyura. Bazahahamba Gogi n’imbaga ye yose, maze bazakurizeho kuhita: Ikibaya cya Hamoni‐Gogi. Abayisraheli bazahamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo bahumanure igihugu. Abatuye igihugu bose bazananizwa no kubahamba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bizabaheshe icyubahiro ku munsi nzagaragarizaho ikuzo ryanjye. Hazashyirwaho abantu bashinzwe umurimo wo kuzenguruka igihugu, bahamba intumbi zizaba zasigaye zandagaye ku gasozi kugira ngo bahahumanure; bakazatangira gushakashaka izo ntumbi nyuma y’ayo mezi arindwi. Mu gihe bazaba bazenguruka igihugu nibabona amagufa y’umuntu, bazashinga ikimenyetso iruhande rwayo, kugeza ubwo abacukura bazaza bakayajyana, bakayahamba mu kibaya cya Hamoni‐Gogi. Hazabaho kandi n’umugi witwe Hamona (ari byo kuvuga «Imbaga nyamwinshi») maze bahumanure batyo igihugu.’ None rero, mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Bwira ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’ishyamba zose, uti ’Nimukorakorane, mwegerane muturutse impande zose, muze musangire igitambo gikomeye nturiye ku misozi ya Israheli, murye inyama kandi munywe n’amaraso. Muzarya intumbi z’abari intwari, munywe n’amaraso y’ibikomangoma byo ku isi; ni bo za rugeyo, abana b’intama, amasekurume n’ibimasa by’imishishe by’i Bashani. Icyo ni cyo gitambo mbatumiyemo; muzarya ibinure mwijute, munywe n’amaraso muyasinde. Muzahagira ku meza yanjye, muhage amafarasi n’abayagenderaho, hamwe n’izindi ntwari z’ingeri zose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’ Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, amahanga yose azabone urubanza nzayacira, ububasha bw’ukuboko kwanjye buyashikamire. Ubwo, guhera uwo munsi, umuryango wa Israheli uzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yawo, bazabihorane iteka. Amahanga na yo azamenya ko umuryango wa Israheli wajyanywe bunyago kubera ko wancumuyeho, nkaba narabakinze uruhanga rwanjye kubera ko bampemukiye, bigatuma mbagabiza amaboko y’abanzi maze bose bagatsembwa n’inkota. Nabagenjereje uko bikwiranye n’ubwandure bwabo n’ibicumuro byabo, maze mbakinga uruhanga rwanjye. Ni yo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Noneho ngiye kugarura imbohe za Yakobo, ngirire impuhwe umuryango wose wa Israheli, mbereke ko bagomba kubaha izina ryanjye ritagatifu. Bazibagirwa agasuzuguro kabo n’ubuhemu bangiriye, igihe bari mu ituze mu gihugu cyabo nta we ubatera inkeke. Igihe nzaba maze kubavana mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by’abanzi; nkabagaragarizamo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga atagira ingano, bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo. Nguko uko nzabagenzereza maze kubatarura mu mahanga bari barajyanywemo bunyago, igihe nzabakoranyiriza ku butaka bwabo nta n’umwe nsizeyo. Sinzongera kandi kubakinga uruhanga rwanjye ukundi, kuko nzasesekaza umwuka wanjye ku muryango wa Israheli. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe bunyago, ku munsi wa cumi w’ukwezi, hakaba hashize imyaka cumi n’ine umugi ufashwe, uwo munsi nyine Uhoraho anshyiraho ikiganza cye, nuko anjyanayo. Muri iryo bonekerwa, anjyana mu gihugu cya Israheli maze ampagarika hejuru y’umusozi muremure cyane, wasaga n’uwubatseho umugi ahagana mu majyepfo. Anjyana aho hantu, maze ngo ndebe mbona umuntu, mu maso he hasaga n’umuringa. Yari ahagaze mu marembo, akagira mu ntoki ze umugozi w’imigwegwe n’inkoni yo gupimisha. Uwo muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, itegereze neza, utege amatwi kandi wite ku byo ngiye kukwereka byose, kuko ari cyo wazaniwe hano. Byongeye kandi, umenyeshe umuryango wa Israheli ibyo uri bubone byose.» Nuko mbona Ingoro y’Uhoraho yari ikikijwe n’inkike impande zose. Uwo muntu akagira mu ntoki inkoni yo gupimisha ireshya n’imikono itandatu, kandi buri mukono urengaho ahangana n’ikiganza. Apima umubyimba w’inkike uba incuro imwe y’inkoni, ubuhagarike na bwo bugira incuro imwe y’inkoni. Hanyuma, aratambuka agana ku irembo riteganye n’iburasirazuba, azamuka amadarajya yaryo, apima uburebure bwayo bugira incuro imwe y’inkoni. Buri kazu k’umurinzi kari gafite uburebure bw’incuro imwe y’inkoni ku ncuro imwe y’ubugari, naho urukuta rwatandukanyaga utwo tuzu twombi rukagira imikono itanu. Ubugari bw’irembo ry’imbere y’ikirongozi binjiriramo bajya mu nzu, bwareshyaga n’incuro imwe y’inkoni. Apima ikirongozi, kigira imikono umunani, n’inkuta zacyo zigira imikono ibiri. Icyo kirongozi kandi kikaba aherekera imbere mu nzu. Utuzu tw’abarinzi two ku irembo ry’iburasirazuba, twari dutatu kuri buri ruhande, kandi twose tungana, n’inkuta zatwo muri buri ruhande na zo zingana. Noneho apima ubugari bw’irembo bugira imikono icumi, ku mikono cumi n’itatu y’uburebure. Imbere y’utuzu tw’abarinzi hari hubatse agakuta kakagira umukono umwe w’uburebure kuri umwe w’ubugari, maze buri kazu kakagira imikono itandatu kuri buri ruhande. Arongera apima irembo ahereye ku rukuta rw’inyuma rw’akazu kamwe ageza ku urw’akandi biteganye, abona ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu, imiryango yatwo irebana. Apima n’ikirongozi kigira imikono makumyabiri y’ubugari, cyari gikikijwe n’igikari hirya no hino y’irembo. Uhereye imbere y’irembo aho binjirira, ukagera aho ikirongozi giherera, hari imikono mirongo itanu. Utwo tuzu twari dufite amadirishya y’utwuma dusobekeranye; mu nkuta zatwo, kimwe no mu zindi nkuta zose, ndetse no ku kirongozi hari hakikije amadirishya, kandi buri rukuta rutatseho imikindo. Nuko uwo mugabo anjyana mu gikari cyo hanze, ngo ndebe mbona imbuga ishashemo amabuye, ikaba yubatseho amazu akikije impande zose z’igikari; yose hamwe yari mirongo itatu. Iyo mbuga yagarukiraga ku marembo yose; amabuye ayishasheho aringaniye no hasi aho buri rembo ritangirira. Apima ubugari bw’icyo gikari cyo hanze, ahereye imbere ku irembo ryo hasi, ageza ku rukuta aho igikari cy’imbere gitangirira, hagira imikono ijana. Aho ni aherekera mu burasirazuba. Apima ubugari n’uburebure bw’irembo ryo ku gikari cyo hanze, ryarebaga mu majyaruguru. Utuzu tw’abarinzi twari dutatu kuri buri ruhande rw’irembo, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo bingana n’iby’irembo rya mbere, bigira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. Amadirishya, ikirongozi n’imikindo byaryo, byanganyaga ingero n’iby’irembo ryerekera mu burasirazuba. Baryinjiragamo babanje kuzamuka amadarajya arindwi, ikirongozi cyaryo kiri imbere yabo. Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo riteganye n’iryo mu majyaruguru, nk’uko bimeze ku ry’iburasirazuba. Apima umwanya uri hagati y’irembo n’irindi, hagira imikono ijana. Nuko anjyana mu ruhande rwerekera mu majyepfo, na ho hari irembo rireba mu majyepfo, maze apima utuzu, inkuta n’ikirongozi byaryo, byose bingana n’ibya mbere. Irembo n’ikirongozi byari bikikijwe n’amadirishya asa n’aya mbere, iryo rembo rikagira imikono itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. Ryari rifite amadarajya arindwi bazamukiraho, abanziriza ikirongozi cyaryo; ku nkuta zaryo hatatseho imikindo, umwe umwe kuri buri ruhande. Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo ryerekeye mu majyepfo, apima umwanya uri hagati y’ayo marembo yombi yo mu majyepfo, abona imikono ijana. Hanyuma tunyura mu irembo ryo mu majyepfo anjyana mu gikari cy’imbere, apima iryo rembo ryari rifite ingero zingana; utuzu tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo na byo byari bifite ingero zimwe. Irembo n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. (... ) Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Ubwo anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu burasirazuba, apima irembo ryaho rigira ingero zingana n’iz’aya mbere. Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo bigira ingero zimwe. Irembo kimwe n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Hanyuma anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, araripima ringanya ingero n’aya mbere. Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo byari bifite ingero zimwe. Iryo rembo ryari rikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Hari icyumba cyakingurirwaga mu kirongozi; ari na cyo bogerezagamo amatungo agenewe guturwaho ibitambo bitwikwa. Mu kirongozi hakaba ameza abiri muri buri ruhande, yari agenewe gusogoterwaho ibitambo bitwikwa, ibihongerera ibyaha n’ibyo kwigorora. Ku ruhande rwo hanze, umuntu azamukiye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, no ku rundi ruhande aherekera mu kirongozi hakaba andi meza abiri. Ubwo rero hari ameza ane ku ruhande rumwe rw’irembo, n’andi meza ane ku rundi, yose hamwe akaba umunani, ari na yo biciragaho ibitambo. Usibye n’ibyo, hari n’andi meza ane akozwe mu mabuye y’amabazanyo, yakoreshwaga igihe cyo gutegura ibitambo bitwikwa; akagira uburebure bw’umukono umwe n’igice, ubugari bw’umukono umwe n’igice, n’ubujyejuru bw’umukono umwe. Ayo rero ni yo bashyiragaho ibikoresho byabaga bikenewe mu kwica ibitambo bitwikwa, kimwe n’ibindi bitambo. Imigende ifite ubugari bungana n’ikiganza yari iteganyijwe impande zose z’ameza. Kuri ayo meza rero, bahashyiraga inyama ziri buturweho ibitambo. Hanyuma anjyana mu gikari cy’imbere; muri icyo gikari hakaba ibyumba bibiri, kimwe cyari kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, riteganye n’iryo mu majyepfo, ikindi kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyepfo, riteganye n’iryo mu majyaruguru. Nuko arambwira ati «Icyo cyumba giteganye n’amajyepfo, cyagenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo mu Ngoro; naho icyumba giteganye n’amajyaruguru, kikaba cyaragenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo ku rutambiro. Abo rero, ni bene Sadoki bo mu muryango wa Levi, bagenewe kwegera Uhoraho ngo bamukorere.» Nuko apima icyo gikari cy’imbere, kigira imikono ijana y’uburebure ku ijana y’ubugari, kuko cyari gifite impande enye zingana, kikabamo n’urutambiro rwari imbere y’Ingoro. Ubwo anjyana imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro, apima inkuta zarwo, abona imikono itanu kuri buri ruhande, n’ubugari bw’irembo bugira imikono itatu kuri buri ruhande. Uburebure bw’urwinjiriro bwari imikono makumyabiri kuri cumi n’ibiri y’ubugari; mbere yo kurugeraho wabanzaga kuzamuka amadarajya cumi. Hafi y’inkomanizo z’umuryango, hari inkingi imwe kuri buri ruhande. Arongera anjyana mu cyumba gitagatifu, apima inkuta, zigira imikono itandatu ku ruhande rumwe n’imikono itandatu ku rundi. Ubugari bw’umuryango bwari imikono icumi, naho impande zombi z’urukuta uwo muryango wari utoboreyemo, rumwe rukagira imikono itanu, urundi na rwo itanu. Apima uburebure bw’icyumba gitagatifu, bugira imikono mirongo ine kuri makumyabiri y’ubugari. Nuko yinjiramo imbere, apima urukuta rurimo umuryango, rugira imikono ibiri. Apima n’umuryango ubwawo, ugira imikono itandatu y’ubugari; naho impande zombi z’urukuta uwo muryango wari utoboreyemo, rumwe rukagira imikono irindwi, urundi na rwo irindwi. Apima uburebure bw’icyo cyumba cya kabiri, bugira imikono makumyabiri kuri makumyabiri y’ubugari, maze arambwira ati «Aha ni Ahatagatifu rwose.» Hanyuma apima urukuta rw’Ingoro, rugira imikono itandatu; naho andi mazu yari akikije Ingoro agira ubugari bw’imikono ine. Ayo mazu agizwe n’utwumba tugerekeranye mu magorofa atatu, igorofa imwe igizwe n’utwumba mirongo itatu. Urukuta rw’imbere rw’utwo twumba rwari rwegeranye n’urw’Ingoro, ariko rutarwubakiyeho. Ubugari bw’utwo twumba bwagendaga bwiyongera kuva hasi ugana ejuru, kuko ubugari bw’urukuta rw’Ingoro bwazamukaga bugabanuka. Hari kandi n’aho umuntu anyura, ashatse kuva mu nzu yo hasi ajya mu yo hagati, cyangwa se mu yo hejuru. Nuko mbona ko Ingoro yari iseguwe hasi n’ikirundo cy’ibitaka kiyikikije, cyari gifite uburebure bw’imikono itandatu, kikaba ari na cyo mfatiro za twa twumba turi iruhande rw’Ingoro. Hagati ya twa twumba twometse ku Ngoro n’andi mazu yubatse hirya yayo, hari ikibuga gifite ubugari bw’imikono makumyabiri, kizengurutse Ingoro. Imiryango yajyaga muri utwo twumba yerekeraga ahari hasigaye umwanya, umuryango umwe werekeraga mu majyaruguru, undi ukerekera mu majyepfo, maze ubugari bwayo bukaba imikono itanu. Ku ruhande rw’iburengerazuba hari hubatse inzu iteganye n’ikibuga, ikagira ubugari bw’imikono mirongo irindwi, na mirongo cyenda y’uburebure, naho umubyimba w’urukuta rwayo ukaba imikono itanu. Hanyuma apima Ingoro igira uburebure bw’imikono ijana. Ikibuga na cyo wongeyeho iyo nzu n’inkike zayo, na byo bigira uburebure bw’imikono ijana. Ubugari bw’uruhande rw’imbere rw’Ingoro, wongeyeho ikibuga giherereye iburasirazuba buba imikono ijana. Arongera apima uburebure bw’inzu ahereye ku ruhande rw’ikibuga cyari inyuma yayo, ndetse n’amabaraza y’impande zose, bigira imikono ijana. Imbere mu cyumba gitagatifu no mu birongozi byerekera mu gikari, ku bitabo by’imiryango, ku madirishya no ku mabaraza y’impande uko ari eshatu yagendaga ateganye n’igitabo cya buri muryango, aho hose hari hakikijeho imbaho z’igiciro kuva hasi kugera ku madirishya. Ayo madirishya ubwayo na yo yari akikijeho utwuma dusobekeranye. Kuva ku rwinjiriro kugera imbere mu Ngoro, ndetse no ku nkuta hose imbere n’inyuma, hari hatatsweho ibishushanyo by’abakerubimu n’imikindo. Hagati y’umukerubimu n’undi hari umukindo, kandi buri mukerubimu akagira imitwe ibiri: umutwe werekeraga ku mukindo w’uruhande rumwe wasaga n’uw’umuntu, uwerekera ku mukindo wo ku rundi ruhande ugasa n’uw’intare, bikaba bimeze bityo ku mpande zose z’Ingoro. Ibishushanyo by’abakerubimu n’iby’imikindo byari byarabajwe mu rukuta, byaheraga hasi bikagera ndetse no hejuru y’umuryango; kandi inkomanizo z’umuryango w’icyumba gitagatifu zari zifite impande enye zingana. Imbere y’icyumba gitagatifu rwose hari ikintu gisa n’urutambiro rubajwe mu biti, rufite imikono itatu y’ubujyejuru, imikono ibiri y’uburebure kuri ibiri y’ubugari. Hasi yarwo mu maguni no mu mpande, hose hari habajwe mu biti. Nuko wa muntu arambwira ati «Aya ni ameza ari imbere y’Uhoraho.» Icyumba gitagatifu cyari gikinzwe n’urugi rurimo ebyiri; icyumba gitagatifu rwose na cyo ari uko. Urugi rumwe rwari rugizwe n’inzugi ebyiri zikingurwa zose, n’urundi na rwo rugizwe n’inzugi ebyiri. Ku nzugi z’icyumba gitagatifu hari hatatsweho ibishushanyo by’abakerubimu n’iby’imikindo, mbese rwose nk’ibyari bishushanyije ku nkuta. Imbere y’umuryango hari ibaraza risakaje imbaho. Hirya no hino ku nkuta hari amadirishya ariho utwuma dusobekeranye, hatatseho n’imikindo, kimwe no ku twumba dukikije Ingoro no ku ibaraza ry’imbere y’umuryango. Wa muntu aransohokana, anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu majyaruguru, mu byumba byubatswe aho ikibuga giherera, hirya gato, ugana mu majyaruguru ya ya nzu iri inyuma y’Ingoro. Mu ruhande rw’imbere, aherekera mu majyaruguru, ibyo byumba byari bifite uburebure bw’imikono ijana, ku bugari bw’imikono mirongo itanu. Ahateganye ’amarembo y’igikari cy’imbere, kimwe n’ahateganye n’imbuga ishashemo amabuye mu gikari cyo hanze, hari ibaraza. Imbere y’ibyo byumba hari inzira ngari y’imikono icumi, ku burebure bw’imikono ijana; naho imiryango yabyo yerekeye mu majyaruguru. Iyo nzu yari ifite amagorofa atatu; utwumba two hejuru twari duto kurusha utwo hagati no hasi kuko amabaraza yadutubyaga. Koko kandi, hari amabaraza atatu, rimwe rigeretse hejuru y’irindi, kandi nta nkingi yari afite nk’izari ku yo mu gikari. (Mu igorofa yo hejuru, ibaraza ryari rigari kurusha iryo hagati no hasi,) ariko ibyumba by’aho hejuru bikaba bito kurusha ibyo bisigaye. Urukuta rw’inyuma y’ibyo byumba, rwari rufite uburebure bw’imikono mirongo itanu, upimye aherekera ku gikari cyo hanze, mbese nk’uko ibyo byumba ubwabyo byareshyaga. Koko rero, uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cyo hanze bwari imikono mirongo itanu, naho uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cy’imbere bukaba imikono ijana. Mu nsi y’ibyo byumba hari irembo rituruka mu burasirazuba, ryanyurwagamo n’abinjiye baturutse mu gikari cyo hanze. Urukuta rw’igikari cy’ahagana mu majyepfo, na rwo rwari rwubakiyeho ibindi byumba biteganye n’ikibuga, aherekera kuri ya nzu. Hari inzira yanyuraga imbere y’ibyo byumba, byari bimeze rwose nk’ibyumba byo mu majyaruguru: binganya uburebure n’ubugari, aho basohokera hameze kimwe, imyubakire n’aho binjirira hameze kimwe. Inzugi z’ibyumba byo mu majyepfo na zo zari zimeze kimwe n’iz’ibya mbere; aho inzira ituruka hari umuryango uteganye n’inkike ikikije Ingoro, ukanyurwamo n’abaturutse mu burasirazuba. Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu. Igihe abaherezabitambo bazaba bahinjiye, ntibazasohoka ahantu hatagatifu ngo bajye mu gikari cyo hanze, batabanje kuhasiga imyambaro y’ubuherezabitambo kuko ari imyambaro mitagatifu. Bazabanza bambare indi myambaro, kugira ngo babone kujya hanze, ahagenewe rubanda.» Wa muntu ngo arangize gupima imbere mu Ngoro, aransohokana twerekeje mu irembo rireba mu burasirazuba, maze apima impande zose z’igikari. Apima uruhande rw’iburasirazuba akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu. Arongera na none akoresheje ya nkoni yabigenewe, apima uruhande rw’amajyaruguru, rugira imikono magana atanu. Hanyuma apima uruhande rw’amajyepfo, akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu. N’uruhande rw’iburengerazuba, arupimisha ya nkoni, na rwo rugira imikono magana atanu. Ubwo aba apimye impande enye zose z’iyo nkike, abona uburebure bw’imikono magana atanu ku mikono magana atanu y’ubugari, iyo nkike ikaba yari iyo gutandukanya aheguriwe Imana n’umwanya wagenewe rubanda. Nuko anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba, mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo. Iryo bonekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba. Umwuka unjyana ubwo, unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro. Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye. Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose; kandi umuryango wa Israheli, bo ubwabo n’abami babo, ntibazongera kwandavuza ukundi izina ryanjye ritagatifu, nk’uko babigenje mbere. Mu by’ukuri ntibahwemye kuryandavurisha uburaya bwabo n’imva z’abami babo; ntibatinye kubangikanya irembo ryabo n’iryanjye, baransatiriye, dusigara dutandukanyijwe n’urukuta gusa. Bandavuje izina ryanjye ritagatifu kubera amahano bakoraga, ari na cyo cyatumye mbarakarira, nkabarimbura. None rero, nibajugunye kure yanjye amahano yabo n’intumbi z’abami babo, maze nzature muri bo iteka ryose. Naho wowe, mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli wereke iyi Ngoro, maze baterwe isoni n’amahano bakoze; kandi bayipime bakurikije igishushanyo cyayo. Nibaramuka batewe isoni n’iyo myifatire yabo, ubasobanurire uko Ingoro iteye n’igishushanyo cyayo, aho basohokera n’aho binjirira, imiterere n’imyubakire yayo yose, imikoreshereze yayo n’amategeko yose ayigenga. Ibyo byose uzabyandike bose babireba, kugira ngo bajye bazirikana imiterere y’iyi Ngoro n’amategeko yose ayigenga, maze babone ubuyakurikiza. Ngiryo itegeko rigenga Ingoro. Iyi mpinga y’umusozi n’akarere kose kayikikije, ni ahantu hatagatifu. Nuko rero, iryo ni ryo tegeko rigenga Ingoro.» Dore kandi n’ingero z’urutambiro zapimishijwe imikono, buri mukono wongeweho ahangana n’ubugari bw’ikiganza. Mu nsi y’igisasiro, hari urufatiro rufite umukono umwe w’ubuhagarike.... Hagati y’umuferege ukikije urutambiro no hasi ku gisasiro hangana n’uburebure bw’ikiganza. Igisasiro ubwacyo kigabanyijemo ibice bibiri: icyo hasi gifite imikono ibiri y’ubuhagarike..... icyo hejuru gifite imikono ine y’ubuhagarike..... Uburebure bw’urutambiro ni imikono ine, kandi hejuru yarwo hakaba amahembe ane. Urwo rutambiro rufite impande enye zingana, zifite imikono cumi n’ibiri y’uburebure, kuri cumi n’ibiri y’ubugari. Igisasiro cyarwo gifite imikono cumi n’ine y’uburebure, kuri cumi n’ine y’ubugari, kikagira na cyo impande enye zingana. Umuguno ukizengurutse ufite umubyimba upima igice cy’umukono n’ubuhagarike bw’umukono umwe. Amadarajya bazamukiragaho bajya ku rutambiro, yari yubatse mu burasirazuba. Noneho wa muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Ngaya amabwiriza yerekeye urutambiro, akazakurikizwa umunsi barwubatse kugira ngo babashe kuruturiraho ibitambo bitwikwa no kurusesaho amaraso. Igihe abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, bazanyegera ngo banture igitambouwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uzabahe akamasa kababere igitambo gihongerera ibyaha. Uzafate ku maraso y’ako kamasa uyasige ku mahembe uko ari ane, ku maguni ane y’urutambiro no ku muguno urukikije, bityo uzabe urukijije icyitwa ubwandu cyose kandi uruhumanuye. Ibyo nibirangira, uzafate ikimasa cy’impongano y’ibyaha, ugitwikire ahantu hitaruye, hanze y’Ingoro. Ku munsi ukurikiyeho, uzature isekurume itagira inenge ho igitambo cy’impongano y’ibyaha, urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu nk’uko babigenjeje kuri cya kimasa. Numara kurukiza ubwandu uzature akamasa n’impfizi y’intama byakuwe mu mashyo, byose bitagira inenge. Uzabiture Uhoraho, n’abaherezabitambobabiminjagireho umunyu maze babiture Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Mu minsi irindwi yose, uzajye utura buri munsi isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha; ikimasa n’impfizi y’intama bizaba byakuwe mu mashyo kandi bitagira inenge, na byo bizaturwa muri iyo minsi irindwi. Nuko urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu, baruhumanure kandi banarutahe. Icyo gihe nikirangira, ku munsi wa munani n’indi minsi izakurikiraho, abaherezabitambo bazaruturiraho ibitambo byanyu bitwikwa n’andi maturo yanyu, maze nanjye nzabibashimire. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Nuko wa muntu aranzana no ku irembo ryo hanze ry’Ingoro, rya rindi ryari riteganye n’iburasirazuba, ubwo kandi rikaba rikinze. Uhoraho arambwira ati «Iri rembo rizahora rikinze. Ntibazarikingura kandi nta n’uzaryinjiriramo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yaryinjiriyemo. Rero, rizahore rikinze. Nyamara ariko, umwami we azahicara kugira ngo afungurire imbere y’Uhoraho, kubera ko ari umwami nyine. Azinjirira mu kirongozi cy’iryo rembo, kandi abe ari na ho asohokera.» Wa muntu aranzana no ku irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’Ingoro, ngo ndebe mbona ikuzo ry’Uhoraho ryari ryuzuye mu Ngoro ye, nuko ngwa hasi nubamye. Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, itonde witegereze neza kandi utege amatwi ibyo ngiye kugusobanurira byerekeye amabwiriza ajyana n’Ingoro kimwe n’amategeko yose ayigenga. Uritondere kumenya abafite uburenganzira bwo kwinjira mu Ngoro, kimwe n’ababujijwe kuyinjiramo. Uzabwire ibyo birara by’umuryango wa Israheli, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Narambiwe amahano yanyu, muryango wa Israheli; ya mahano mwakoze mwinjiza abanyamahanga batagenywe ku mutima no ku mubiri mu Ngoro yanjye, bakayijyamo kandi bakayandavuza, mugasangira na bo ikinure n’amaraso byanyeguriwe, mukica mutyo Isezerano ryanjye kubera ayo mahano vose! Aho kwita ku mirimo y’imihango yanjye mitagatifu, mwishyiriyeho abanyamahanga ngo babe ari bo bayikorera mu Ngoro yanjye. None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nta munyamahanga utagenywe ku mutima no ku mubiri uzinjira mu Ngoro yanjye, habe no mu banyamahanga batuye rwagati mu Bayisraheli. Abalevi banyitaruye igihe Israheli yari yarayobye igakurikira ibigirwamana byayo, bazagarukwa n’ibyaha byabo. Bazaguma mu Ngoro yanjye, ariko babe abagaragu bashinzwe kurinda amarembo kandi bakore n’imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya basogota ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo by’imbaga, kandi banashingwe gukorera rubanda. Kubera ko bakoreye imbaga imbere y’ibigirwamana, ibyo bigatuma babera umuryango wa Israheli impamvu yo gucumura — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ni cyo gitumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, maze bazagarukwe n’ibyaha byabo. Ntibazongera kunyegera ukundi ngo baratunganya umurimo w’ubuherezabitambo, ntibazakora ku bintu byanjye bitagatifu habe no ku bitagatifu rwose; ahubwo bazakorwa n’ikimwaro kubera ayo mahano bakoze. Nzabashinga kwita ku mirimo yo mu Ngoro, mbese ibihakorerwa byose n’ibihakenewe byose. Naho abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, batahemutse ku murimo wabo mu Ngoro yanjye igihe Abayisraheli bari barayobye, ni bo bazanyegera bankorere — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bahagarare imbere yanjye banture ibinure n’amaraso. Ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bampereze; bazarangize batyo umurimo wanjye. Igihe bazaba binjiye mu marembo y’igikari cy’imbere, bazaba bambaye imyambaro y’ihariri. Ntibazambara umwambaro w’ubwoya bw’intama, igihe cyose bazaba bakora umurimo wabo ku marembo y’igikari cy’imbere kimwe no mu Ngoro. Bazambara ibitambaro by’ihariri mu mutwe, bambare amakabutura y’amahariri, kandi birinde gukenyera umwenda wabatera gututubikana. Nibasohoka bagana mu gikari cyo hanze basanze imbaga, baziyambure imyambaro bari bambaye bari ku murimo wabo bayibike ahabigenewe mu byumba bitagatifu, maze bambare indi kugira ngo imbaga itava aho ikora kuri iyo myambaro mitagatifu. Ntibaziharanguze, ariko kandi ntibazanatereke umusatsi, ahubwo bajye bawukemuza, bawutunganye. Nta muherezabitambo wemerewe kunywa divayi ku munsi azaba ari bwinjire mu gikari cy’imbere. Ntibazacyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe n’umugabo we, ahubwo bazarongore umwari ukomoka mu muryango wa Israheli, cyangwa se bacyure umupfakazi usizwe n’undi muherezabitambo. Bazigisha umuryango wanjye gutandukanya icyeguriwe Imana n’ikitarayeguriwe; babamenyeshe itandukanyirizo ry’ikitahumanye n’icyahumanye. Ni bo bazajya baca imanza za rubanda, kandi bazazice bakurikije itegeko ryanjye. Mu minsi mikuru yanjye yose bazakurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye, batagatifuze amasabato yanjye. Bazirinde kwegera intumbi y’umuntu ngo batava aho bihumanya; ariko nihagira upfusha se cyangwa nyina, cyangwa se agapfusha umwana we, murumuna we, mushiki we, ariko atarashaka, ashobora kwihumanya akegera intumbi ye. Igihe umwe muri bo azaba amaze kwihumanura, bazabara iminsi irindwi; hanyuma ku munsi wo kwinjira mu cyumba gitagatifu no mu gikari cy’imbere kugira ngo arangize umurimo we — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — aziturire igitambo cy’impongano y’ibyaha. Ntibazagira umunani, kuko ari jye munani wabo. Nta mugabane muzabaha muri Israheli, kuko ari jyewe mugabane wabo. Bazatungwa n’amaturo, ibitambo by’impongano y’ibyaha n’ibitambo byo kwigorora; mbese icyashinganywe n’Imana cyose muri Israheli kizaba icyabo. Ibyiza byo mu miganura yanyu yose no mu maturo yanyu yose bizahabwa abaherezabitambo; ndetse n’imyiza mu mitsima y’umuganura wanyu, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha. Abaherezabitambo ntibazarya inyama z’itungo na rimwe ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’irindi, ryaba iriguruka cyangwa se indi nyamaswa iyo ari yo yose. Nimukora ubufindo kugira ngo mugabane igihugu, muzasige umugabane w’Uhoraho, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi makumyabiri by’ubugari. Uwo mugabane wose uko wakabaye uzaba weguriwe Imana. Muri uwo mugabane, hazapimwa ikibanza cy’Ingoro gifite impande enye zingana, zifite imikono magana atanu kuri magana atanu, ndetse bongereho n’indi mikono mirongo itanu ku mpande zose. Muri uwo mugabane kandi uzapime ahantu hafite imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari, abe ari aho hazubakwa Ingoro irimo icyumba gitagatifu rwose. Uwo uzaba ari umugabane weguriwe Imana, ugenewe abaherezabitambo bakora umurimo w’Ingoro, bakegera Uhoraho ngo bamuhereze. Aho ni ho bashobora kubaka amazu yabo kandi hakaba n’ahantu heguriwe Imana. Ahasigaye na ho hafite imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure ku bihumbi cumi by’ubugari, hazazigamirwa abalevi bakora mu Ngoro yanjye, hazabe ahabo bature mu migi ihari. Iruhande rw’uwo mugabane w’Uhoraho, bazahapima n’uwundi ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi bitanu by’ubugari; ni ho hazagenerwa Umugi, maze Umuyisraheli wese ubishatse azahature. Umwami azahabwa umunani ku mpande ebyiri z’umugabane weguriwe Uhoraho n’ahagenewe Umugi. Uwo munani w’umwami uzahera ku mugabane w’Uhoraho n’ahagenewe Umugi, maze ugende ugere ku nyanja iri mu burengerazuba, naho mu burasirazuba ugere aho igihugu kigarukira. Aho ni ho hazaba ah’umwami muri Israheli; bityo abami banjye ntibazongera gushikamira ukundi umuryango wanjye, bazegurire Abayisraheli n’imiryango yabo igihugu. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo rwose birahagije, bami ba Israheli! Nimusigeho urwo rugomo rwanyu n’ubujura bwanyu; nimukurikize ubutabera n’ubutungane — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — murekere aho gutera hejuru umuryango wanjye, muwaka ibirenze urugero. Nimukoreshe iminzani itunganye, ikibindi n’igitebo mugeresha bibe byuzuye. Ikibindi n’igitebo nibigire urugero rumwe, igitebo kigire kimwe cya cumi cy’intonga n’ikibindi na cyo kibe icya cumi cy’intonga. Ibigeresho byose uko byakabaye bizajya bigereranywa ku ntonga. Isikeli imwe izangana na gera makumyabiri; amasikeli mirongo itandatu azahwana na mini imwe. Dore urugero rw’amaturo muzavana ku byo mutunze: ku ntonga imwe y’ingano muzafataho kimwe cya gatandatu cy’igitebo, na kimwe cya gatandatu cy’igitebo ku ntonga y’ingano za bushoki. Ku mavuta muzafataho urweso rumwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy’ikibindi — koko, ikibindi kimwe gihwanye n’igitebo kimwe, maze byaba icumi bigahwana n’intonga imwe. Muzafata intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo mu rwuri rwa Israheli, yaba iy’ituro, iy’igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, kugira ngo muronke imbabazi z’ibyaha. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Imbaga yose y’igihugu igomba guha umwami wa Israheli ayo maturo. Umwami na we azishingira ibitambo bitwikwa, andi maturo kimwe n’amaturo aseswa igihe cy’ibirori by’iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro yose y’umuryango wa Israheli. Ni we uzatanga ibikenewe mu gitambo cyo guhongerera ibyaha no mu yandi maturo, mu gitambo gitwikwa no mu bitambo by’ubuhoro, kugira ngo umuryango wa Israheli uronke imbabazi z’ibyaha. Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzafate akamasa katagira inenge kugira ngo uhumanure Ingoro. Umuherezabitambo azafate ku maraso yako, ayasige ku nkomanizo z’umuryango w’Ingoro, ku maguni ane y’igisasiro cyo hasi y’urutambiro no ku nkomanizo z’umuryango w’igikari cy’imbere. Uzabigenze utyo na none ku munsi wa karindwi w’ukwezi, ubigirira uwaba yacumuye kubera uburangare cyangwa se atabishakaga. Bityo muzaba muhongereye ubwandu bw’Ingoro. Umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere uzababera umunsi mukuru wa Pasika; mu minsi irindwi muzaraya imigati idasembuye. Uwo munsi, umwami azatura ikimasa ho igitambo gihongerera ibyaha, akiturire ubwe, kimwe n’imbaga yose ituye igihugu. Mu minsi irindwi y’ibirori, azatura Uhoraho ibimasa birindwi n’impfizi z’intama ndwi, byose bitagira inenge, ibyo akazabikora buri munsi muri iyo uko ari irindwi; ature n’isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha. Naho ku yandi maturo: azatura akebo kamwe k’ifu kuri buri kimasa, n’akandi kebo kamwe kuri buri mpfizi y’intama, yongereho n’urweso rw’amavuta kuri buri kebo. Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, mu birori by’umunsi mukuru, azabigenza atyo iminsi irindwi yose, ature igitambo gihongerera ibyaha, igitambo gitwikwa, ituro ry’ifu n’iry’amavuta.» Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Irembo ry’igikari cy’imbere ryerekera mu burasirazuba, rizahora rifunze mu minsi itandatu y’akazi, ariko ku isabato kimwe no ku minsi y’imboneko y’ukwezi rifungurwe. Umwami azajya yinjirira mu kirongozi cy’irembo ryo hanze, ahagarare iruhande rw’inkomanizo z’umuryango; hanyuma abaherezabitambo bature mu kigwi cye igitambo gitwikwa n’igitambo cy’ubuhoro. Umwami azapfukama mu irebe ry’umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizafungwa kugeza nimugoroba. Imbaga ituye igihugu na yo izapfukamira Uhoraho imbere y’iryo rembo, ijye ibikora kuri buri sabato no ku minsi y’imboneko y’ukwezi. Kuri sabato, umwami azatura Uhoraho abana b’intama batandatu n’impfizi imwe y’intama, byose bitagira inenge, agerekeho n’akebo kamwe k’ifu kuri iyo mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; azature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango. Ku minsi y’imboneko hazaturwa akamasa, abana b’intama batandatu n’impfizi y’intama byose bitagira inenge. Na none kuri uwo munsi, umwami azatura akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kebo ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; ature n’akabindi kamwe k’amavuta kuri buri ntango. Umwami naramuka yinjiye, azinjirire mu kirongozi cy’irembo, kandi abe ari na ho asohokera. Igihe abatuye igihugu bazaba baje mu makoraniro imbere y’Uhoraho, abinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru baje gusenga, bazasohokera mu ryo mu majyepfo; naho abinjiriye mu irembo ryo mu majyepfo basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntihazagire usubiza mu irembo yinjiriyemo; ahubwo ajye akomeza imbere ye. Umwami azajyana na bo, yinjire nk’uko binjiye kandi asohoke nka bo. Ku minsi y’ibirori n’amakoraniro, ituro rizaba akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kamwe ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama azature uko ashaka; ature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango. Igihe umwami azaba yishakiye gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, bazamukingurire irembo ryerekera mu burasirazuba, maze ature ibitambo bye nk’uko asanzwe abigenza ku isabato, narangiza asohoke bahite bakinga. Buri munsi azatura Uhoraho intama y’umwaka umwe kandi itagira inenge, ayitureho igitambo gitwikwa; azajya agitura buri gitondo. Byongeye kandi, azatura buri gitondo kimwe cya gatandatu cy’akebo k’ifu na kimwe cya gatatu cy’urweso rw’amavuta yo kuvangisha ifu. Iryo ni ryo turo ry’Uhoraho, rikaba n’itegeko ridakuka kandi rihoraho. Bazatura umwana w’intama, hamwe na ya maturo y’ifu n’amavuta, bibe igitambo gihoraho cya buri gitondo.» Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Niba umwami agiriye ubuntu umwe mu bahungu be, akamuha ku mugabane we, icyo amuhaye kizaba icy’abahungu be, kibe umurage wabo. Nyamara niba ubwo buntu abugiriye umwe mu bagaragu be akamuha ku mugabane we, icyo ahawe kizakomeza kuba icye kugeza mu mwaka ababariwemo, hanyuma gisubizwe umwami. Abahungu b’umwami bonyine ni bo bazagumana icyo bahawe ho umurage. Umwami ntazagire ikintu na kimwe afata ku mugabane wa rubanda, ngo abambure ibiri ibyabo; ibyo atunze ni byo azahaho umurage abahungu be, kugira ngo hatazagira n’umwe mu muryango wanjye uva aho anyagwa ibye.» Hanyuma wa muntu anyuza mu cyanzu cyari iruhande rw’irembo, anzana ku byumba bitagatifu biri mu majyaruguru, byagenewe abaherezabitambo; nuko ngo ndebe hirya aherekera mu burengerazuba, mbona ahantu hasigaye umwanya utagira ikiwurimo. Arambwira ati «Hariya, abaherezabitambo ni ho bazajya batekera ibitambo bihongerera ibyaha, ibitambo bindi n’amaturo, kugira ngo batabijyana mu gikari cyo hanze, imbaga ikava aho ikora kuri ayo maturo matagatifu.» Hanyuma anjyana mu gikari cyo hanze, anyuza mu mfuruka uko ari enye z’igikari, hakaba ingombe enye ntoya zifite uburebure bw’imikono mirongo ine kuri mirongo itatu y’ubugari, kandi zose uko ari enye zikagira ingero zimwe. Izo ngombe uko ari enye zari zikikijwe n’inkike, mu nsi yayo hubatse amaziko impande zose. Wa muntu arambwira ati «Ayo ni amaziko, abagaragu bakora mu Ngoro bazajya batekaho ibitambo by’imbaga.» Ubwo aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga mu nsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. Ubwo wa muntu agenda yerekeje mu burasirazuba, apima imikono igihumbi akoresheje umugozi yari afite mu ntoki; hanyuma aranjyana anyambutsa ya mazi yangeraga ku bugombambari. Arongera apima indi mikono igihumbi, ari na ko anyambutsa ya mazi yangeraga noneho mu mavi. Arakomeza apima indi mikono igihumbi, anyambutsa ya mazi yangeraga mu rukenyerero. Hanyuma apima indi mikono igihumbi, noneho ya mazi aba abaye umugezi ntagishoboye kwambuka, kuko amazi yari yiyongereye aba maremare, aba mbese uruzi rutavogerwa. Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, urabibonye se?» Hanyuma aranjyana no ku nkombe y’umugezi. Igihe mpindukiye, mbona ku nkombe zombi z’umugezi hari ibiti byinshi cyane. Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. Abarobyi bazakikiza inkombe zawo, kuva i Enigadi kugera i Enigalayimu bateze inshundura zabo, kuko hazabamo amafi menshi cyane, mbese nk’ayo mu nyanja Nini. Nyamara ibishanga byawo n’inkuka byo ntibizasukurwa, ahubwo bizarumbukamo umunyu. Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti.» Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore igihugu muzagabanya imiryango uko ari cumi n’ibiri ya Israheli, ariko Yozefu akazahabwa imigabane ibiri. Muzagira mwese umugabane ungana, kuko nabirahiye abakurambere banyu ko nzawubaha, n’iki gihugu mukaba mugomba kugihabwa ho umurage. Dore rero imbibi z’igihugu: ku ruhande rw’amajyaruguru uhereye ku nyanja Nini, urubibi ruzakurikira umuhanda w’i Hetiloni unyura i Hamati n’i Sedadi, rukomeze i Berota n’i Siburayimu — ari yo migi iri hagati y’igihugu cya Damasi n’icya Hamati — rukomeze i Haserihatikoni rugana ku gihugu cya Hawurani. Muri make rero, urubibi ruzaturuka ku nyanja Nini, rugere i Hasarenani mu burasirazuba; igihugu cya Damasi n’icya Hamati bibe mu majyaruguru yarwo. Urwo ni urubibi rw’amajyaruguru. Ku ruhande rw’iburasirazuba, urubibi ruzanyura hagati ya Hawurani na Damasi, no hagati ya Gilihadi n’igihugu cya Israheli; naho Yorudani ibe urugabano kugera ku nyanja y’iburasirazuba, ahagana i Tamari: urwo ni urubibi rw’iburasirazuba. Ku ruhande rw’amajyepfo ruzaturuka i Tamari rugere ku mazi ya Meriba y’i Kedeshi, rwerekere ku mugezi rugarukire ku nyanja Nini: urwo ni urubibi rw’amajyepfo. Ku ruhande rw’iburengerazuba, inyanja Nini izaba urugabano kugera ahateganye n’i Hamati: urwo ni urubibi rw’iburengerazuba. Mwebwe rero, imiryango cumi n’ibiri ya Israheli, ni mwe muzigabanya icyo gihugu. Muzakigabanya ubwanyu, kimwe n’abanyamahanga batuye muri mwe bakabyarira abana iwanyu, kuko mugomba kubafata nk’aho ari Abayisraheli. Na bo bazakora ubufindo hamwe namwe, kugira ngo bagire umugabane mu miryango ya Israheli. Umuryango umunyamahanga azaba atuyemo, ni wo azahabwamo umugabane we. Uwo ni Nyagasani ubivuze. Dore amazina y’imiryango ya Israheli (n’imigabane yayo): uhereye mu majyaruguru, mu cyerekezo cy’i Hetiloni ugana i Hamati n’i Hasarenani, naho igihugu cya Damasi ukagisiga mu majyaruguru, ugakikira Hamati kuva ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: uwo ni umugabane wa Dani. Kuva ku rugabano rwa Dani, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Asheri. Kuva ku rugabano rwa Asheri, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Nefutali. Kuva ku rugabano rwa Nefutali, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Manase. Kuva ku rugabano rwa Manase, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Efurayimu. Kuva ku rugabano rwa Efurayimu, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Rubeni. Kuva ku rugabano rwa Rubeni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Yuda. Naho kuva ku rubibi rwa Yuda, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba, muzahasige umugabane w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’ubugari, ufite kandi n’uburebure nk’ubwa buri mugabane: ni ukuvuga uburebure buhereye ku rubibi rw’iburasirazuba bukageza ku urw’iburengerazuba; Ingoro ikazaba rwagati muri uwo mugabane. Umugabane muzasigira Uhoraho, uzagira uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi cumi by’ubugari. Abaherezabitambo ni bo bene uwo mugabane mutagatifu, ukazagira mu majyaruguru imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, no mu burengerazuba ubugari bw’imikono ibihumbi cumi; iburasirazuba uzagira ubugari bw’imikono ibihumbi cumi, naho mu majyepfo imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure: Ingoro y’Uhoraho ikazaba rwagati muri uwo mugabane. Uzaba uw’abaherezabitambo banyeguriwe, ari bo bene Sadoki bakomeye ku murimo wanjye, bakirinda kugwa mu buyobe bw’Abayisraheli, mbese nk’uko abalevi babyirinze. Abo rero bazahabwa umunani ku mugabane mutagatifu rwose w’igihugu, hafi y’igihugu cy’abalevi. Abalevi na bo bazagira umugabane ungana n’uw’abaherezabitambo, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari; uburebure bwose hamwe bube imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bugari bw’imikono ibihumbi cumi. Nta cyo bazashobora kugurishaho cyangwa ngo kiguranwe, kandi n’ibyeze muri ubwo butaka ntibizagire undi bihabwa, kuko bweguriwe Uhoraho. Naho imikono ibihumbi bitanu bisigaye by’ubugari, ku mikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, bizaba indeka y’umugi, ibibanza byo guturamo n’inzuri z’amatungo; umugi ukazaba rwagati muri uwo mugabane. Dore rero ingero z’umugi: ku ruhande rw’amajyaruguru, uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’amajyepfo ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. Ku ruhande rw’iburasirazuba uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’iburengerazuba ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. Urwuri rw’umugi ruzagira imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyaruguru, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyepfo; rugire n’imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burasirazuba, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burengerazuba. Ku mukika w’umugabane weguriwe Imana, hazasaguka ahantu h’uburebure bw’imikono ibihumbi cumi ugana mu majyaruguru, ku mikono ibihumbi cumi ugana mu burasirazuba, hakazajya hava ibitunga abakozi b’umugi. Abakozi bo mu mugi bazahahinga, bazava mu miryango yose ya Israheli. Umugabane wose rero uzagira imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu, mukazafata igice cy’impande enye zingana kuri uwo mugabane mutagatifu, kikazaba icy’umugi. Ahasigaye hirya no hino h’umugabane mutagatifu n’indeka y’umugi hazaba ah’umwami; aho ni ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburasirazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba, no ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburengerazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba. Umwami rero azagira umugabane we iruhande rw’iyindi, maze muri yo rwagati hazabe umugabane weguriwe Imana n’ahagenewe Ingoro. Bityo rero, umugabane w’abalevi n’indeka y’umugi bizaba rwagati y’ahagenewe umwami, no hagati y’igihugu cya Yuda n’icya Benyamini. Ku yindi miryango isigaye; uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Benyamini. Kuva ku rugabano rwa Benyamini, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Simewoni. Kuva ku rugabano rwa Simewoni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku rw’iburengerazuba: ni umugabane wa Isakari. Kuva ku rugabano rwa Isakari, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Zabuloni. Kuva ku rugabano rwa Zabuloni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Gadi. Naho kuva ku rugabano rwa Gadi, ku ruhande rw’amajyepfo, urubibi ruzahere i Tamari no ku mazi ya Meriba y’i Kadeshi, rukomeze umugezi wose kugera ku nyanja Nini. Ngicyo igihugu muzagabanya imiryango ya Israheli mukoresheje ubufindo, ikazaba ari yo migabane yabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Dore rero n’amarembo y’umugi: uruhande rw’amajyaruguru y’umugi ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, hakazajya amarembo atatu. Amarembo y’umugi azitirirwa amazina y’imiryango ya Israheli; mu majyaruguru hakazajya irembo rya Rubeni, irya Yuda n’irya Levi. Uruhande rw’iburasirazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Yozefu, irya Benyamini n’irya Dani. Uruhande rw’amajyepfo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Simewoni, irya Isakari n’irya Zabuloni. Uruhande rw’iburengerazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Gadi, n’irya Asheri n’irya Nefutali. Umuzenguruko wose w’umugi ukazagira imikono ibihumbi cumi n’umunani. Kuva uwo munsi kandi, umugi ukazitwa ’Uhoraho arahibereye.’» Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli. Intangiriro y’amagambo Uhoraho yabwiye Hozeya. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Genda ushake umugore w’indaya, uzakubyarira abana bameze nka we, kuko iki gihugu kigize indaya, kikirengagiza Uhoraho.» Nuko aragenda acyura Gomeri, umukobwa wa Dibilayimu, araza asama inda maze amubyarira umuhungu. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Yizireyeli, kuko hasigaye igihe gito, inzu ya Yehu nkayiryoza amaraso yameneye i Yizireyeli, kandi ngatsemba ubwami bw’inzu ya Israheli. Uwo munsi nyine, umuheto wa Israheli nzawuvunagurira mu kibaya cya Yizireyeli.» Umugore arongera asama inda, abyara umukobwa. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ruhama (Ntambabazi), kuko inzu ya Israheli ntazongera kuyigirira impuhwe ukundi, ngo nyibabarire. Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.» Lo‐Ruhama ngo amare gucuka, Gomeri arongera asama inda abyara umuhungu. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ami (Si umuryango wanjye), kuko mutakiri umuryango wanjye, nanjye simbe Imana yanyu.» Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja, udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa; kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye», noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima». Abayuda n’Abayisraheli bazateranira hamwe, bishyirireho umutware umwe rukumbi maze buzure igihugu; kuko umunsi wa Yizireyeli uzaba ikirangirire. Nimubwire abavandimwe banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ami, ahubwo muri umuryango wanjye», na bashiki banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ruhama, ahubwo abagiriwe imbabazi.» Nimuburanye nyoko! Ngaho nimumuburanye, kuko atakiri umugore wanjye, nanjye simbe umugabo we! Navane mu maso ye imirimbo y’uburaya bwe, akure hagati y’amabere ibiranga ubusambanyi bwe. Nibitaba ibyo, nzamucuza imyambaro, asigare atumbuje, mugire nk’uko yari ameze umunsi avuka. Nzamugira nk’ubutayu, abe nk’ubutaka bwumagaye, kandi nzamwicishe inyota. Abana be sinzabagirira igishyika, kuko ari abana bo mu buraya. Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya, uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati «Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye, kuko ari bo bampa umugati n’amazi, hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri, bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.» Ni cyo gituma ngiye gufungisha inzira ye amahwa, nyizitire kugira ngo atazabona aho anyura ukundi. Aziruka inyuma y’amacuti ye, ariko ntazayashyikira, azayashakashake yoye kuyabona, maze azavuge ati «Ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere, kuko nari merewe neza kuruta ubu ngubu.» Ntiyigeze amenya ko ari jye wamuhaga ingano, divayi nshyashya n’amavuta matoto; namukungahaje kuri feza na zahabu, ari na byo bakoresherezaga Behali. Ni yo mpamvu nzaza nkisubiza ingano zanjye igihe cy’isarura, na divayi yanjye nshyashya igihe cy’umwero wayo; nzamwambure ubwoya bw’intama n’ihariri byanjye byahishiraga ubutumbuze bwe. Noneho ngiye kumwambika ubusa mu maso y’amacuti ye, kandi nta n’umwe uzaba akimunkuye mu nzara. Nzavanaho ibyishimo bye n’iminsi mikuru ye, ibirori bya buri mboneko y’ukwezi, amasabato ye, n’andi makoraniro akomeye yajyagamo. Nzarimbura umuzabibu we n’umutini we yavugaga ngo «Dore igihembo niherewe n’amacuti yanjye», mbihindure ibihuru birishwe n’inyamaswa zo mu ishyamba. Nzamuryoza iminsi yamaze agaragiye za Behali, azitwikira imibavu, ubwo yabaga yambaye amaherena ye n’inigi ze, akiruka inyuma y’amacuti ye, naho jye akanyibagirwa. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni yo mpamvu ubu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima. Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri. Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga — uzanyita ngo «Umugabo wanjye», uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye ». Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali, amazina yazo ntazavugwa ukundi. Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka; nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara, ubutazongera kuboneka mu gihugu; bityo abaturage bazibereho mu mudendezo. Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose, dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane, duhorane urugwiro n’urukundo. Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka, maze uzamenye Uhoraho. Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuga — nzatuma ijuru riha isi imvura yifuza, nuko isi yere ingano, itange na divayi nshyashya n’amavuta matoto, maze isubize ityo ibyifuzo bya Yizireyeli. Nzamugwiza mu gihugu, kandi ngirire imbabazi Lo‐Ruhama, nzabwira Lo‐Ami nti «Uri umuryango wanjye», na we ambwire ati «Uri Imana yanjye!» Uhoraho arambwira ati «Genda, wongere ukunde wa mugore w’umusambanyi kandi ukunda undi mugabo. Jya umukunda nk’uko Uhoraho akunda Abayisraheli, ariko bo bakamwirengagiza bayoboka izindi mana, zikunda utugati tw’imbuto z’imizabibu batura.» Nuko wa mugore ndamucyura mutanzeho amasikeli cumi n’atanu, n’ikigega n’igice by’ingano za bushoki, maze ndamubwira nti «Uzigumire iwanjye igihe kirekire, wirinde uburaya cyangwa kurarikira undi mugabo; nanjye kandi ni ko nzakugenzereza.» Koko rero, n’Abayisraheli bazamara igihe kirekire batagira umwami, nta mutware, nta n’igitambo, nta nkingi, nta n’uruhago cyangwa amabuye y’ubufindo. Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye. Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu; ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya, baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo; amaraso amenwe agasimburwa n’andi! Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo, abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe, inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa. Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we, cyangwa ngo mwitane ba mwana; ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo! Uzasitara ku manywa y’ihangu, n’umuhanuzi asitarane nawe nijoro, kandi n’igihugu cyakubyaye nzakirimbura. Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye! None rero kubera ko wanze kumenya, ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo; kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe, nanjye nzirengagiza abana bawe. Bose uko bangana bancumuyeho, ikuzo ryabo barihinduye urukozasoni. Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye, bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura. Uko bizagendekera umuherezabitambo, bizagenda bityo no kuri rubanda; nzabaryoza imyifatire yabo, mbahanire n’ibikorwa byabo. Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka, kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara. Irari ry’uburaya n’ubusinzi bibatesha umutwe, umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo, ishami ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama. Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje, mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo. Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi, ku tununga bakahatwikira imibavu, ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi, kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo. Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya, abakazana banyu bagasambana. Sinzaryoza abakobwa banyu uburaya, abakazana banyu ngo mbahanire ubusambanyi; kuko namwe ubwanyu mwihererana indaya, mugafatanya na zo gutura ibitambo. Nguko uko umuryango utagira ubwenge ugiye kurimbuka! Israheli rero, nuramuka wigize indaya, Yuda ntakagenze nkawe! Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni, kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!» Ni koko, Israheli yari yarigometse nk’inka yica; noneho se Uhoraho azabarungika mu rwuri rugari, nk’intama? Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke! Ubusinzi bwabo niburangira, bazohokera mu busambanyi, kuko Ikuzo ryabo bariguranye ibikozasoni. Ariko umuyaga w’inkubi uzabagurukana, bakozwe isoni n’ibitambo byabo. Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru. Bongereye urwobo rw’i Shitimu, barugira rurerure, none nanjye ngiye kubahana bose. Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe; kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya, Israheli na yo yarandavuye. Ibikorwa byabo bibabuza kugarukira Imana yabo, kuko batwawe n’irari ry’uburaya, maze ntibamenye Uhoraho. Ubwibone bwa Israheli burayishinja, Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo, bityo na Yuda ikabatutuba inyuma. Bazajyana n’amatungo yabo magufi n’amaremare, bajye gushakashaka Uhoraho, ariko ntibazamubona kuko azaba yabazinutswe! Bahemukiye Uhoraho kuko babyaye ibinyendaro; none mu kwezi kumwe bazarimbukana n’umunani wabo. Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti, muvugirize induru i Betaveni, muti «Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!» Umunsi wo guhanwa, Efurayimu izahinduka itongo, naho imiryango ya Israheli nyimenyeshe ibizayibaho. Abatware ba Yuda bameze nk’abimura imbibi z’igihugu, nzabacuburiraho imivumba y’uburakari bwanjye. Efurayimu yashikamiwe izatsindwa n’urubanza, kuko yanyuzwe no kwiruka inyuma y’ibitagira shinge. Nanjye, Efurayimu nzayimerera nk’ibihushi, naho inzu ya Yuda nyimunge. Efurayimu yabonye uburwayi bwayo, na Yuda ibona igikomere cyayo; Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru, kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru. Nyamara na we ntazashobora kubavura, cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu. Byongeye kandi, Efurayimu nzayimerera nk’intare, inzu ya Yuda nyimerere nk’icyana cy’intare; jye ubwanjye nzabatanyaguza maze nigendere, njyane umuhigo wanjye kandi nta we uteze kuwunyambura. Nzagenda nigumire iwanjye kugeza ko bazumva igicumuro cyabo, maze bagashakashaka uruhanga rwanjye; koko kandi igihe bazaba bari mu mubabaro, ni bwo bazanshakashaka. Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye, ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire. Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.» — Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko? Nawe Yuda, rwose nkugire nte? Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya. Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi, nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye, kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri; kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa. Ariko bo bishe isezerano bakiri i Adama, ari na ho bampemukiriye. Gilihadi yahindutse umugi w’abagiranabi, wahindanyijwe n’amaraso. Uko abambuzi biremamo ibico, ni na ko agatsiko k’abaherezabitambo kicira abantu ku nzira y’i Sikemu! Ngayo amarorerwa bariho bakora! I Beteli nahabonye ibintu biteye ubwoba: Efurayimu ni ho ikorera uburaya bwayo, na Israheli yose ikiyandavuza. Nawe rero Yuda, icyo nguteze kiri aho, igihe nzaba nibutse umuryango wanjye. Igihe nshatse gukiza Israheli, amafuti ya Efurayimu n’ubugome bwa Samariya ni bwo byigaragaje; ni koko ibyo bakora ni ibinyoma: umujura arinjira mu nzu, agatsiko k’abambuzi kagaca ibintu ku gasozi. Ntibajya batekereza na rimwe ko nibuka ubugome bwabo! None ibikorwa byabo birabagose, kandi biri imbere yanjye. Banezeza umwami n’ubwo bugome bwabo, uburyarya bwabo bugashimisha abatware. Bose uko bangana ni abasambanyi; bameze nk’itanura rikomeza kugurumana, ndetse n’iyo umutetsi w’imigati atongeyemo inkwi, kuva igihe avanze umutsima kugeza ubwo ututumba. Ku munsi mukuru w’umwami wacu, abatware basinda divayi nyinshi banyoye, bagategera ibiganza abasetsi bari kumwe. Ni abagambanyi, bakamera nk’umuriro w’itanura, umutima wabo wuzuye uburyarya; ijoro ryose uburakari bwabo buracururuka; bwacya bakagurumana nk’itanura. Bose baragurumana nk’itanura, bariho baratanyagura abacamanza babo, abami babo bose baraguye, kandi nta n’umwe muri bo ukintakira! Dore Efurayimu yivanze n’indi miryango, imeze nk’umutsima utabirinduwe wahiye uruhande rumwe. Abanyamahanga barayinyunyuza imitsi, ariko yo nta cyo ibiziho! Ndetse n’umutwe wayo wameze imvi, nyamara yo ntibimenya! Ubwibone bwa Israheli burayishinja, nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka! Efurayimu ni nk’inuma y’injiji idatekereza, baratakira Misiri, bakirukankira no muri Ashuru; aho bazajya hose, ni ko nzabatega umutego. Nzabahanantura nk’ibisiga byo mu kirere, mbahane bakimara kurema ikoraniro. Nibagushe ishyano kuko bampunze, barimbuke kuko banyigometseho! Nanjye se naba uwo kubacungura, kandi bambwira ibinyoma? Ntibantakambira babikuye ku mutima; baborogera ku buriri bwabo, bakirasaga umubiri, babitewe no kwishakira ingano na divayi nshyashya, naho jye bakangomera. Nyamara jye narabayoboye, nkomeza amaboko yabo, ariko bo bakangira imigambi yo kungirira nabi. Iyo bagarutse, si jye baba bagarukiye, ahubwo baba bameze nk’umuheto utanoze. Abatware babo bazarimburwa n’inkota, bazazira ubugome bw’ururimi rwabo, maze basekerwe mu gihugu cya Misiri. Nimuvuze ihembe! Icyago kiguye nka kagoma hejuru y’inzu y’Uhoraho, kuko bishe Isezerano ryanjye kandi bagahemuka ku mategeko yanjye. Barantakira, bagira bati «Mana yanjye, twebwe Abayisraheli turakuzi.» Nyamara Israheli yazibukiriye ibyiza, none umwanzi nayikurikirane. Biyimikiye abami batambajije, bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi. Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo, bakikururira batyo kurimbuka. Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse! (Koko, uburakari bwanjye bwabagurumaniye: mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari?) Cyakomotse muri Israheli, gikozwe n’umunyabukorikori, kikaba rero atari Imana. Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe. Babibye umuyaga, bazasarura serwakira; bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu, n'aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga. Israheli irayongobejwe, barasuzugurwa n’amahanga, mbese nk’abantu batagira agaciro, bitewe n’uko bazamutse bakajya muri Ashuru, ya ndogobe y’ishyamba yibera yonyine, Efurayimu ikagurira amacuti! N’ubwo baha amaturo atagira ingano abanyamahanga, ngiye kubakoranya bidatinze, maze mu gihe gito bazashengurwe n’umutwaro umwami w’abami agiye kubagerekaho. Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha, none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho. N'aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye, babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka! Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri. Israheli yirengagije Uwayiremye maze yiyubakira ingoro, naho Yuda igwiza imigi ikomeye; ariko nzohereza umuriro muri iyo migi yayo, n’ibigo byayo bikongoke. Israheli, wikwishima birenze urugero, wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango, kuko wigize indaya witarura Imana yawe, ukishimira igihembo cyahumanye uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano. Ibivuye ku mbuga no mu rwengero ntibizabahaza, na divayi nshyashya bari bategereje ntibazayibona. Ntibazongera gutura mu gihugu cy’Uhoraho, kuko Efurayimu izasubira mu Misiri, bakazajya no muri Ashuru kurya ibyahumanye. Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa, n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi. Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo, abazabiryaho bose bazabe bahumanye; uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo, ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo se muzakora iki ku munsi w’ikoraniro, ari wo munsi mukuru w’Uhoraho? Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse, Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo; ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu, n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo. Ngiyi iminsi y’igihano iregereje, igihe cyo kuryozwa kirageze; Israheli nibimenye! Bariyamiriye bati «Umuhanuzi ahindutse umusazi, uwuzuwemo n’umwuka w’Uhoraho aravugaguzwa!» — Ni byo koko, ariko bitewe n’ubwinshi bw’ibicumuro byawe, kandi amagorwa azakugwirira, arakomeye cyane! Umuhanuzi uri kumwe n’Imana ye, ni we murinzi urengera Efurayimu; ariko baramutega imitego aho anyura hose, bakamutera no mu nzu y’Imana ye. Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya, ariko Imana izibuka ibicumuro byabo, ibaryoze ibyaha bakoze. Kera nigeze kurabukwa Israheli, imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu, mbona n’abasekuruza banyu bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere; ariko bakigera i Behali‐Pewori biyegurira Sesoni, bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye! Ni cyo gitumye ikuzo rya Efurayimu rigurutse nk’inyoni: nta we ukibyara, nta n’uzatwara inda cyangwa ngo hagire uyisama. Ndetse n’iyo babyirura abahungu, nababagomwa bataraba abagabo; ni koko, bazabona ishyano nimara kwitandukanya na bo! Efurayimu ndabona imeze nka Tiri, yubatse ahantu hatohagiye, nyamara bazayihatira gutanga abana ngo bicwe! Uhoraho, jya ubahana! Ariko se uzabahanisha iki?... Bahanishe kuba ingumba, n’amabere uyumishe! Ububi bwabo bwose bwigaragarije i Giligali, ari na ho nahereye nkabanga urunuka. Nzabirukana mu nzu yanjye, mbahoye ububi bw’ibikorwa byabo, sinzongera kubakunda ukundi, bo n’abatware babo b’abahemu. Efurayimu yarafashwe none imizi yayo yarumagatanye, ntibazongera kwera imbuto ukundi. Ndetse nibanabyara, nzabagomwa ibyo byiza bibarutse. Imana yanjye izabaca kuko batayumvise, maze bazajye kubuyera mu mahanga. Israheli yari umuzabibu mwiza ukera imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo ziyongeraga, ni na ko yagwizaga intambiro; uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka, ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo no guhirika inkingi zabo. Ubwo noneho bazavuga bati «Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki?» Barasukiranya amagambo, bararahira ibinyoma, bakagirana amasezerano, ariko ubutungane bwo bakabwitaza, nk’aho ari icyatsi kirimo uburozi cyameze mu murima. Abaturage b’i Samariya barahinda umushyitsi kubera ikimasa cy’i Betaveni; koko rero, imbaga yose ikibereye mu cyunamo, kimwe n’abaherezabitambo bacyo. Ngaho nibakomeze barate ikuzo ryacyo, kandi ryamaze kuyoyoka! Icyo kimasa kizajyanwa muri Ashuru, giturwe umwami mukuru. Efurayimu izakorwa n’isoni, na Israheli imwazwe n’uburiganya bwayo. Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi. Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati «Nimuturidukireho! », n’utununga bati «Nimudutwikire!» Mbese Israheli, i Gibeya si ho watangiriye gucumura, kandi kuva ubwo ntiwisubireho! None se intambara yareka ite gutera abagiranabi aho i Gibeya? Ndaje nzanywe no kubahana! Abanyamahanga bazakoranira kubarwanya, igihe bazahanirwa bya bicumuro byombi byahakorewe. Efurayimu yari nk’inyana imeze neza, igakunda guhonyorera ingano ku mbuga. Naho jyewe, ijosi ryayo ryiza ndihambiraho ibiziriko kugira ngo ijye ikurura icyuma gihingishwa. Yuda azahinga, naho Yakobo asanze intabire. Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane. Mwahinze ubugome, musarura ubuhemu, kandi murya ku mbuto y’ikinyoma! Wiringiye amagare yawe y’intambara, n’ubwinshi bw’ingabo zawe; ni cyo gitumye hagiye kuba umuvurungano mu bantu bawe, ibigo byawe bikomeye bikarimburwa, mbese nk’uko Shalumani yarimbuye Beti‐Arubeli, kuri wa munsi abana bicanwaga na ba nyina. Ngiryo ishyano mwikururiye kubera Beteli, n’ubugome bwanyu bukabije; naho umwami wa Israheli azarimburwe, umuseke ugikeba! Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura; batura ibitambo za Behali, maze amashusho yazo bakayosereza imibavu. Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira! Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo, ibarimbure bazize imigambi yabo mibi. Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo; barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose, nyamara ntihagire n’umwe wibakura! Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari. Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare; natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi, baze baturuka mu burengerazuba. Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri, bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma; maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Efurayimu irantangatanga n’ibinyoma, inzu ya Israheli ikabigirisha uburiganya. (Ariko inzu ya Yuda yo iracyari kumwe n’Imana, ntihemukira Nyir’ubutagatifu.) Efurayimu itungwa n’umuyaga, buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba, bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo: igirana amasezerano na Ashuru, ikagemura amavuta mu Misiri. Uhoraho afitanye urubanza na Israheli, agiye guhanira Yakobo imyifatire ye, kandi amwiture ibihwanye n’ibikorwa bye. Yaryamiye umuvandimwe we bakiri mu nda ya nyina, amaze no gukura akiranya Imana. Yakiranye n’Umumalayika maze aramutsinda, ararira kandi aramwinginga. I Beteli ni ho yahuriye n’Imana, ari na ho yavuganiye na yo: «Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo! Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe, ukomere ku budahemuka n’ubutungane, kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe. Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki, kuko bashimishwa n’ubwambuzi. Naho Efurayimu yo iravuga iti «Narikungahaje, mfite umutungo uhagije», nyamara kandi muri ibyo byose yungutse, nta na kimwe izasigarana, kuko yahemutse igakora ibibi. Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nzagutuza bundi bushya mu mahema nko ku minsi y’Ikoraniro. Nzavugana n’abahanuzi, ngwize amabonekerwa, kandi mbabwirire mu migani, nifashishije abahanuzi. Niba Gilihadi yarahemutse, bo ubwabo bahindutse indyarya bikabije! I Giligali ntibahwema gutura ibimasa ho ibitambo, ni yo mpamvu intambiro zabo zizamera nk’udushyinga tw’amabuye, arundarunze ku mayogi mu mirima. Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu, nuko Israheli ahakirwa umugore, kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo. Ariko Uhoraho, yifashishije umuhanuzi, yavanye Israheli mu Misiri, kandi Israheli iragirwa n’umuhanuzi. Efurayimu yarakaje Uhoraho bikomeye: Umutegetsi wayo azayiryoza amaraso yamennye, ayigarureho n’imivumo yavumanye. Igihe Efurayimu yabaga ivuze, yakwizaga iterabwoba hose; kuko yari ikomeye muri Israheli. Ariko kubera ko yayobotse Behali, yaracumuye ikurizaho gupfa. Na n’ubu baracyakomeza gucumura: bikoreye ibishushanyo mu cyuma gishongeshejwe, feza yabo bayikoramo ibigirwamana bihimbiye, kandi ibyo byose ari ibikorwa by’umunyabukorikori! Nuko bakavuga bati «Nimubiture ibitambo», naho abantu bakunamira ibimasa! Ni cyo gituma bazamera nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa nk’ikime cyo mu rukerera kiyoyoka ako kanya, bakazamera nk’umurama utwawe n’umuyaga, cyangwa se umwotsi uhemema mu idirishya. Nyamara jye, ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nta yindi Mana wamenye itari jye, nta wundi Mukiza uriho uretse jye. Jyewe nakumenye igihe wari ukiri mu butayu, mu gihugu cy’amapfa. Narabaragiye barahaga, bamaze kurengwa bishyira ejuru, bakurizaho kunyibagirwa! Ni yo mpamvu nabamereye nk’intare, mbategera ku nzira nk’urusamagwe. Nabateye nk’ikirura bacuje ibyana byacyo, mbamenagura agatuza; nabaconshomeye nk’intare y’ingore, n’inyamaswa z’ishyamba zirabatanyagura. Israheli, ngaha urarimbutse, kandi ni jyewe washoboraga kugutabara. Umwami wawe se ari hehe ngo aze agukize? Abacamanza bawe bari mu migi yose, bo bagiye hehe? Nyamara ni bo wifuzaga, ubwo wavuze uti «Nimunshyirireho umwami n’abatware!» Umwami rero, mu burakari bwanjye ndamuguhaye, none ndanamukunyaze, kubera umujinya ngufitiye. Amakosa ya Efurayimu yashyizwe hamwe, icyaha cye cyashyizwe mu bubiko. Yagwiririwe n’imibabaro nk’umugore uramutswe: ariko ni umwana w’ikigoryi; igihe cye cyo kuvuka cyageze, ariko we ntabishaka! Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe. Naho Efurayimu yakororoka mu bavandimwe be, umuyaga uzaza uturutse mu burasirazuba, umuyaga w’Uhoraho uzazamuke mu butayu, maze isoko ye izazibe n’iriba rye rikame. Ni wo uzazana abasahura ububiko bwe, batware ibintu byose by’agaciro gakomeye. Samariya igomba guhanwa kuko yigometse ku Mana yayo. Bazarimburwa n’inkota, abana babo b’ibitambambuga bazicwe, abagore babo batwite babakuremo inda. Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. Garukira Uhoraho, umubwire uti «Duhanagureho ibicumuro byose maze wakire ikiri cyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu. Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ’Uri Imana yacu!’ kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!» — Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima, kandi sinzongera kubarakarira ukundi. Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani. Imicwira yayo izasagamba, ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti, n’impumuro yayo imere nk’iya Libani. Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani. Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!» Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro. Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye? Inzira z’Uhoraho ziraboneye, zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka. Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli. Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango, mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu! Ibintu nk’ibi hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu, cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu? Nimubitekerereze abana banyu, abana banyu babitekerereze ababo, na bo bazabitekerereze ab’igisekuru kizaza! Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige; ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga; ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore. Nimukanguke, mwa basinzi mwe, nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi, kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa! Dore ingabo ziteye igihugu cyanjye, ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika; amenyo yazo ni nk’ay’intare, zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore. Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu, imitini yanjye zirayivunagura; zirayikokora ziyiragarika hasi, amashami yayo asigara ari imyeru! Ganya, nk’inkumi yapfushije umusore wayisabye, ikamuririra yambaye ikigunira. Amaturo n’ibitambo byaciwe mu Ngoro y’Uhoraho, abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo. Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo, ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye. Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge; muririre ingano nini n’iza bushoki: kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse. Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana, imikomamanga, imikindo, amapera, mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye. Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu. Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye. Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho. Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje! Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha. None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu ko ibiribwa bivanyweho, ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho? Imbuto zumiye ku mayogi, imitiba nta kikiyihunitsemo; ibigega byarasenyutse kuko ingano zabuze. Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga! Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri; ndetse n’amatungo magufi yacitse intege. Uhoraho, ni wowe ntakambira, kuko umuriro wayogoje inzuri zo mu mayaga, ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima. Dore, ndetse n’inyamaswa z’ishyamba ziguhanze amaso, kuko imigezi yakamye n’umuriro ukayogoza mu mayaga. Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu! Abatuye igihugu bose nibakangarane, kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje! Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse! Dore, ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza. Mbega igitero! Kibanjirijwe n’umuriro ugurumana, kigakurikirwa n’ikibatsi cy’umuriro utwika. Kitaraza, igihugu cyasaga n’ubusitani bwa Edeni, kimaze kuhanyura, hasigara ari ubutayu bwiyanitse. Ni iki cyashoboraga kugihonoka? Iyo nyoko imeze nk’amafarasi, iragenda isiganwa, uboshye abanyamafarasi. Urwamu rwayo ni nk’urw’amagare y’intambara asimbuka mu mpinga z’imisozi, cyangwa umuriri w’ibikenyeri bigurumana. Mbega ingabo z’intwari, ngo zirakera urugamba! Amahanga yakangaranye imbere yayo, abantu bose basuherewe. Inzige zirihuta nk’ingabo z’intwari, ziratondagira inkike nk’abamenyereye intambara, zose ziboneje inzira, nta na rumwe ruyiteshukaho. Nta na rumwe rubyigana n’urundi, zose ziragenda ziromboreje imbere. No mu isibaniro ry’imyambi zo ziratwaza, kandi ntizigera zitatana. Zirambukiranya umugi ziruka ku nkike; zirurira amazu, zigasesera mu madirishya nk’abajura. Isi irahinda umushyitsi, ijuru rigahungabana imbere yazo! Izuba n’ukwezi bikijima, inyenyeri ntizongere kumurika! Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara? Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu! Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?» Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we. Nuko Uhoraho asubiza umuryango we, ati «Noneho ngiye kuboherereza ingano na divayi, hamwe n’amavuta mashyashya, muzabihage; kandi sinzongera kubakoza isoni bibaho mu maso y’amahanga. Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu; nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera. Ingabo ze z’imbere nzaziganisha mu nyanja y’iburasirazuba, iz’inyuma nziganishe mu nyanja y’iburengerazuba, maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo, kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!» Witinya, wa si we, ishime kandi unezerwe, kuko Uhoraho agiye gukora ibintu bikomeye! Namwe, nyamaswa zo mu gasozi, mwitinya; inzuri zo mu mayaga zongeye kumera ubwatsi, ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byarumbutse. Bantu b’i Siyoni, nimunezerwe, mwishimire muri Uhoraho, Imana yanyu, kuko abahaye imvura y’umuhindo ibakwiye, akaba abagushirije imvura y’itumba n’iy’umuhindo nka kera. Imbuga zizuzuraho ingano, urwengero rusagukwe na divayi n’amavuta mashyashya. «Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje. Muzarya mwijute, muzasingize izina ry’Uhoraho, Imana yanyu, yabakoreye ibintu by’agatangaza. Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho! Ubwo muzamenya ko ndi rwagati muri Israheli, nkaba ndi Uhoraho, Imana yanyu, kandi ko nta yindi ibaho! Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho.» «Nyuma y’ibyo nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, abasaza banyu bazabonere mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe. Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye. Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi, hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi. Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba! Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa. Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni, hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze, kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse, mbese abo bose Uhoraho azabahamagare. Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube. Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.» Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma, nzatwika inzu ya Hazayeli maze ingoro za Beni‐Hadadi zitsembwe n’umuriro; nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi, nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni, ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni, maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Gaza icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu, nzatwika inkike za Gaza, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro; nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi, n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni, nzahindukira ntere Ekironi, maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Tiri icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo, nzatwika inkike za Tiri, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Edomu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose, nzatwika Temani, maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Abahamoni bacumura! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo, nzatwika inkike za Raba, maze umuriro utsembe ingoro zayo, habe urusaku rw’intambara rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano, ruvanze n’inkubi y’umuyaga; umwami wabo azajyanwa bunyago, kimwe n’abategeka b’ingabo ze. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Mowabu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu, ikayahindura ivu, nzatwika Mowabu, maze umuriro utsembe ingoro za Keriyoti, Mowabu izarimbuka habaye urusaku ruvanze n’induru n’impanda; nzavana umwami wayo rwagati muri yo, maze mwicane n’abafasha be. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga; nzatwika Yuda, maze ntsembe ingoro z’i Yeruzalemu. Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Israheli icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, kubera ko bakandamiza rubanda rugufi bakayobya abakene inzira, kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu, kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwaye ho ingwate bakayinywera mu nzu y’Imana yabo... Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori, bareshya n’ibiti by’amasederi bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi. Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori. Natoye abahanuzi mu bana banyu, mu basore banyu ntoramo abanyiyegurira, si ko byagenze se, bana ba Israheli? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nyamara mwebwe mwanywesheje divayi abanyiyeguriye, abahanuzi mubaha iri tegeko ngo «Ntimugahanure». ... kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri, nk’uko imashini bahurisha imyaka inyukanyuka imiba y’umusaruro; umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga, umunyamaboko azabure ingufu ze, n’uw’intwari ntazacika ku icumu, umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda, uw’impayamaguru ntazashobora guhunga, n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe, n’umuntu warahiriwe ubutwari azahunga yambaye ubusa uwo munsi! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri. Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose. Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana? Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba itabonye icyo ihiga? Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo nta cyo cyafashe? Mbese inyoni igwa mu mutego nta cyo bayishukishije? Umutego se washibuka ari nta cyo ufashe? Ihembe se ryo, ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye? Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi. Intare itontomye, ni nde utatinya? Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura? Nimubyamamaze mu ngoro zo muri Ashuru, no mu ngoro zo mu gihugu cya Misiri, muvuge muti «Nimuteranire ku misozi ya Samariya, mwitegereze imvururu zihari n’ubutsikamirwe buhiganje. Ntibazi gukora ibitunganye, bashimishwa n’urugomo no gusahura.» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni yo mpamvu, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Umwanzi azagota igihugu, ayogoze imbaraga zawe, n’ingoro zawe azisahure. Uhoraho avuze atya: Nk’uko umushumba ashikanuza amaguru abiri cyangwa igice cy’ugutwi mu rwasaya rw’intare, ni ko Abayisraheli bazarokorwa, bo batengamaye i Samariya mu ntebe nziza no mu mariri anepa. Nimwumve kandi mushinje inzu ya Yakobo: — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo — umunsi nzaziza Israheli ibicumuro byayo, nzasenya urutambiro rw’i Beteli, inguni zarwo zizasenywa maze zigwe hasi. Nzasenya inzu zoroheje n’izikomeye; inzu ziharaze amahembe y’inzovu nzitsembe, n’ibizu bya rutura bizariduke. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa». Nyagasani Uhoraho abirahije ubutagatifu bwe, ati «Dore iminsi iregereje aho bazabakuruza inkonzo, n’abaja banyu bakabakwegesha uruhabuzo; muzasohokera mu byuho, buri mugore ace ukwe, maze mujugunywe ahagana i Herimoni.» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimujye i Beteli maze mucumure! Mujye i Giligali mwungikanye ibicumuro! Muhere mu gitondo mutura ibitambo, ku munsi wa gatatu mujyane amaturo yanyu. Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe, mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye, muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni jye wari warabimye imvura hasigaye amezi atatu ngo musarure, nkagusha imvura mu mugi uyu n’uyu, nkayima uriya, umurima umwe wagwagamo imvura, utayibonye ukuma; abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite, inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri, nicisha inkota abasore banyu, njyana amafarasi yanyu ho iminyago, ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora, maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni yo mpamvu rero nzakugenzereza ntyo, Israheli, Ubwo nzakugenzereza ntyo rero, Israheli, itegure kubonana n’Imana yawe! Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga, agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo, agatambagira ibitwa byo ku isi. Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo. Nimwumve iri jambo, iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli! Ngaha araguye umwari wa Siyoni, ntazongera kweguka ukundi, arambaraye hasi adafite umwegura. Nyagasani Uhoraho avuze atya: Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba uzasigarana ijana gusa; naho umugi wajyaga ujyana ijana, uzasigarana icumi gusa. Uhoraho abwiye inzu ya Israheli atya: Nimunshakashake, muzaronka ubugingo, ariko ntimunshakashakire i Beteli, ntimwinjire i Giligali, ntimuce i Berisheba, kuko Giligali yose izatwarwa ho umunyago, Beteli igahinduka inzu y’impfabusa. Nimushakashake Uhoraho, muzaronka ubugingo. Naho ubundi, azagwa gitumo inzu ya Yozefu nk’inkongi y’umuriro, ayihindure umuyonga, kandi i Beteli nta muntu wo kuyizimya uzahaboneka. Bariyimbire abahumanyije ubutabera, birengagiza gukiranura abandi. Uwaremye urujeje rw’inyenyeri z’ibihangange n’izitwa Oriyoni, we uhindura umwijima mo igitondo gitangaje, agahindura umunsi mo ijoro ryijimye, agahamagara amazi yo mu nyanja ngo ayasandaze ku isi; izina rye ni Uhoraho! Ni we utuma abanyamaboko bamburwa, agatuma n’umugi usahurwa. Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko, uvuga ukuri bakamwanga urunuka. Ubwo rero muryamira umutindi mukamutwara umugabane we w’ingano, ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo; iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo. Kuko nzi umubare utabarika w’ibicumuro byanyu, n’ububi bw’ibyaha byanyu, mwe murenganya intungane, mukakira indishyi z’amahugu, mugatera ijanja abakene babatakambiye mu rukiko. Ni yo mpamvu umuntu uzi ubwenge yakwicecekera mu gihe nk’iki, kuko ari igihe cy’amakuba. Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke, kugira ngo mushobore kubaho, maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga. Nimwange ikibi, mukunde icyiza, nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko, wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu. Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya: Ku karubanda hose bazarira, mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!» Bazatumira umuhinzi ngo yirabure, n’abamenyereye imiborogo ngo barire. Mu mizabibu yose hazaba icyunamo igihe nzanyura muri mwe rwagati. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Bariyimbire abarambirije ku munsi Uhoraho azaziraho! Bimaze iki? Umunsi w’Uhoraho uzaba umeze ute ku bwanyu? Uzaba ari umunsi w’umwijima, si uw’urumuri. Ni nk’umuntu uhunze intare, hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi, yagera iwe akishingikiriza ku rukuta, nuko inzoka ikamurya! Si byo se, umunsi w’Uhoraho ntuzaba ari umwijima aho kuba umucyo, umwijima w’icuraburindi uzira icyezezi? Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu, igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa. Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva. Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi, n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama! Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo mu butayu, muri ya myaka mirongo ine, muryango wa Israheli? Ahubwo muzaheka Sakuti umwami wanyu, n’inyenyeri ya Kewani, ikigirwamana cyanyu, ayo mashusho mwikoreye ubwanyu. Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi! Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo. Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama. Nimugere i Kaline maze mwitegereze, nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru, hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti: iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu? Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini? Mushaka guhigika umunsi w’amagorwa, hanyuma mukigiza bugufi igihe cy’imidugararo. Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu, baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye, bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro, ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka. Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago, bakagenda ku isonga y’abandi bose, maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo! Nyagasani Uhoraho arabirahiye, Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya: Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo, nkanga n’ingoro zayo, umugi wose uko wakabaye nzawutererana. Haramutse hagize nk’abantu icumi bacika ku icumu mu nzu imwe, na bo bazapfa. Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo. Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati «Nta muntu musigaranye aho mu nzu?» undi amusubize ati «Nta we usigaye». Nta muntu uzasigara, habe n’umwe wo kwambaza izina ry’Uhoraho! Ni koko, Uhoraho ni we utegeka, akoma imbarutso, inzu nini igahirima, intoya ikiyasa. Hari ubwo se amafarasi yiruka mu mabuye ashinyitse? Hari ubwo se bahingisha inyanja ibimasa, kugira ngo mubonereho guhumanya ubutabera, maze ubucamanza mukabuhindura umwanda? Murishimira ko mwigaruriye umugi wa Lodebari, ariko ni ay’ubusa; nuko mukavuga muti «Si ku ngufu zacu se twigaruriye Karinayimu?» Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba. Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo. Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yoherezaga inzige igihe ubwatsi bwabaga butangiye kumera — ndashaka kuvuga ubwatsi butoha nyuma y’umuganura wagenewe umwami — mbonye izo nzige zimaze gutsemba ibyatsi byose byo mu gihugu, ndavuga nti «Uhoraho, Mana yanjye, gira impuhwe, ndakwinginze: umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!» Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ntibizabaho.» Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: Nyagasani Uhoraho yitabaje umuriro ngo ace urubanza, nuko umuriro wuzura inyenga nini, ukongora n’intara ya Israheli. Ni ko kuvuga nti «Uhoraho Mana yanjye, sigaho ndakwinginze, umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!» Nya gasani Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ibyo na byo ntibizabaho.» Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki. Nuko Uhoraho arambwira ati «Amosi we, urabona iki?» Maze ndamusubiza nti «Ni rujora mbona.» Nuko Nyagasani arambwira ati «Dore rero, ngiye gushinga rujora rwagati mu muryango wanjye Israheli, mbaringanize, kandi kuva ubu sinzongera kuyibabarira. Amasengero y’ahirengeye ya Izaki azahinduka amatongo, n’ingoro za Israheli zizarimbagurike, maze mfate inkota, inzu ya Yerobowamu nyihagurukire.» Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli, ati «Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga. Kuko avuga ngo: Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.» Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’ Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ’Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki!’ Uhoraho rero avuze atya: ’Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’» Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira. Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye. Uwo munsi mu ngoro bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.» Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu, muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri? Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!» Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati «Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.» Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi, n’abaturage bayo bose bakirabura? Izuzura rwose nk’Uruzi, isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri. Kuri uwo munsi — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva. Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya. Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho. Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba, bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona. Uwo munsi, abakobwa b’amasugi beza n’abasore bazicwa n’inyota, abarahiza icyaha cya Samariya bavuga bati «Harakabaho Imana yawe, Dani! Harakabaho Ububasha buri i Berisheba!» bazagwa kandi ntibazongera kubyuka. Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu. Nibanarwanira kujya iku zimu, ikiganza cyanjye kizabavanamo; nibanazamuka mu ijuru, nzabakonkoborayo. Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka kibarye. Nibitegeza abanzi babo ngo babagire imbohe, nzabategeza inkota ibicire aho. Nzabagenzaho ijisho, atari icyiza mbashakira ahubwo ari ikibi.» Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega, n’abayituye bagacura imiborogo; uko yakabaye iratutumba nk’uruzi, ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri. Ni we wubaka ingazi mu ijuru, akubaka igisenge cye hejuru y’isi. Ni we ukorakoranya amazi yo mu nyanja, akayasuka ku isi. Uhoraho ni ryo zina rye. Ku bwanjye, mumeze nk’Abanyakushi, bana ba Israheli, uwo ni Uhoraho ubivuze. Si jyewe se wazamuye Israheli nkayivana mu gihugu cya Misiri, Abafilisiti nkabavana muri Kafutori, n’abo muri Aramu nkabavana i Kiri?» Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe, ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ni koko, ngiye gutanga amategeko: mu mahanga yose ngiye kujegeza inzu ya Israheli, nk’uko bazunguza urutaro bagosora, ntihagire imbuto nzima n’imwe igwa hasi. Abanyabyaha bo mu muryango wanjye bose bazicishwa inkota, bo bavuga bati «Ntuzatwegereze ikibi, ntuzatume kidushyikira.» Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera, ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora. Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane, umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba, divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame. Nzagarura umuryango wanjye Israheli, bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo, bazahinge imizabibu bayinywemo divayi, bahinge imirima maze barye ibyezemo, nzabagarura iwabo bakomere, ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye. Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze. Ibonekerwa rya Obadiya. Nyagasani Uhoraho avuze atya kuri Edomu: Twumvise ubutumwa buturutse kuri Uhoraho, kandi n’intumwa yoherejwe mu mahanga kuyabwira iti «Nimuhaguruke dutere uwo muryango! Twese tujye ku rugamba!» Dore ngiye kugucisha bugufi rwagati mu mahanga, ngusuzuguze ndetse ibi bikabije! Ubwibone bwawe bwarakuyobeje, wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye, wowe wibwira mu mutima wawe, uti «Ku isi ni nde wampangara?» N’aho waba watumbagiye mu kirere nka kagoma, ugashyira icyari cyawe rwagati mu nyenyeri, naguhananturayo! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Mbese abajura n’abasahuzi ba nijoro baje iwawe, wagumana amahoro? Ntibatwara se ibyo babashije byose? Ibisambo se nibigusarurira imizabibu, aho bizagusigira n’utwo uzahumba? Bene Ezawu mwe, mbega ukuntu mwasatswe! Mbega ukuntu bavumbuye ubukire bwanyu buhishe! Abanywanyi bawe baragushutse, bakumenesha mu gihugu cyawe! Incuti zawe ziraguhagurukiye! Abo mwasangiye umugati baguteze umutego, baravuga bati «Nta bwenge akigira!» Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu, n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe! Temani nawe, intwari zawe zizashya ubwoba, ku buryo muri icyo cyorezo, icyitwa umuntu cyose kizatsembwa ku musozi wa Ezawu. Urugomo n’ubwicanyi wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo, ni byo bitumye uzakorwa n’ikimwaro, ukarimbuka ubuziraherezo! Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye, ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu, abanzi bakinjira mu marembo ye, bagafindira kuri Yeruzalemu, nawe wari umeze nk’umwe muri bo! Ntukanezezwe no kubona umuvandimwe wawe, umunsi yagwiririwe n’amakuba! Ntukishimire kuri bene Yuda, ku munsi w’irimbuka ryabo, kandi ntukabavuge nabi ku munsi w’akababaro! Ntukinjire mu marembo y’umugi w’umuryango wanjye, ku munsi w’amagorwa yawo! Ntukanezezwe nawe n’amakuba awugwiririye, ku munsi w’amagorwa yawo! Ntukawusahure ibyiza utunze, ku munsi w’amagorwa yawo! Ntugahagarare mu mayirabiri ngo ubone uko utsemba abawo bahunga! Ntugatange abawo bacitse ku icumu ku munsi w’akababaro! Ni koko, umunsi w’Uhoraho uregereje, umunsi wo kurimbura amahanga yose! Uko wagenjeje nawe ni ko uzagenzerezwa, ibikorwa byawe birakugaruke! Koko rero, nk’uko mwanywereye ku musozi wanjye mutagatifu, ni ko n’amahanga yose azanywa ubudatuza; bazanywa bageze n’aho basinda, bamere nk’abatigeze kubaho! Nyamara abacitse ku icumu bazakoranira ku musozi wa Siyoni, wongere ube mutagatifu; na bene Yakobo basubirane ibyabo byanyazwe! Nuko bene Yakobo bazahinduke nk’umuriro, bene Yozefu babe nk’ikirimi cy’umuriro, naho bene Ezawu bazahinduke umurama! Iyo miriro yombi izabatwika maze bakongoke, ku buryo nta n’umwe uzacika ku icumu wo kwa Ezawu. Ng’uko uko Uhoraho avuze! Ab’i Negevu bazigarurira umusozi wa Ezawu; abo mu karere k’imirambi bigarurire igihugu cy’Abafilisiti, begurirwe n’intara ya Efurayimu n’iya Samariya; naho abo kwa Benyamini bigarurire igihugu cya Gilihadi. Abajyanywe bunyago mu Bayisraheli bazaba baremye icyo gitero: bazanyaga igihugu cy’Abakanahani kugera i Sareputa, naho abajyanywe bunyago b’i Yeruzalemu bazature i Sefaradi, bigarurire n’imigi yo muri Negevu. Abazaba batsinze bazazamuka umusozi wa Siyoni, kugira ngo bacire urubanza umusozi wa Ezawu. Bityo Uhoraho azabe yimye ingoma! Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi, mwene Amitayi, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho!» Yonasi ashyira nzira, ariko agenda ahungira i Tarishishi kure y’Uhoraho. Amanuka ajya i Yope ahasanga ubwato bwerekeje i Tarishishi, yishyura urugendo, arabwurira ngo ajyane na bo i Tarishishi kure y’Uhoraho. Nuko Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja maze inyanja igira umuhengeri ukabije, ku buryo ubwato bwari bugiye gusandara. Abasare bashya ubwoba, buri wese atakambira imana ye. Ni bwo bajugunye imitwaro yose mu nyanja ngo borohereze ubwato. Ubwo Yonasi we yari yibereye mu bwato hasi, aryamye, yisinziriye. Umukuru w’abasare aramwegera, maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye? Baduka utakire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.» Nuko barabwirana bati «Nimuze dukoreshe ubufindo, maze tumenye uwadukururiye iki cyago.» Bakora ubufindo, maze bufata Yonasi. Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza! Uraturuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?» Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi, nkaba nemera Uhoraho, Imana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka.» Ba bantu bagira ubwoba bwinshi, maze baramubaza bati «Wacumuye iki rero?» Bari bazi ko ahunze Uhoraho kuko ubwe yari yabibatekerereje. Baramubwira bati «Tukugenze dute kugira ngo inyanja itworohere?» Kuko inyanja yagendaga irushaho kwicunda. Arabasubiza ati «Nimunterure munjugunye mu nyanja, irahita iborohera kuko, ndabizi, ni jye watumye umuhengeri ukaze ubabuza uburyo.» Ba bantu baragashya bagira ngo bashyikire inkombe, biba iby’ubusa: inyanja yarushagaho kwicunda ibarwanya. Ni ko kwambaza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho, tubabarire, twoye gushira tuzira kurwana ku buzima bw’uyu muntu, utagize icyo adutwara, kandi amaraso ye ntadusame, kuko ari wowe, Uhoraho, wabyishakiye.» Nuko bajuguta Yonasi bamujugunya mu nyanja, na yo ihita icubya ubukana. Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano. Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati «Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza. Ubwo nari ikuzimu narahamagaye, wumva ijwi ryanjye. Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo, maze ngotwa n’umwuzure. Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho. Nanjye nkavuga nti ’Nciwe mu maso yawe; nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’ Amazi yaramize ngerwa mu mihogo, imihengeri irangota, icyatsi cyo mu nyanja kinyizinguriza ku mutwe. Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi, bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo. Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye, Uhoraho Mana yanjye. Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira, ni bwo nibutse Uhoraho, maze isengesho ryanjye rikugeraho mu Ngoro yawe ntagatifu. Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire. Jyewe nzagutura igitambo, nkuririmbire ngushimira, nzarangiza n’icyo nasezeranye. Uhoraho ni we mukiza!» Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe. Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.» Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu. Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti «Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi, ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibinywe n’amazi. Nibyambare ibigunira, baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko. Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye?» Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza. Yonasi biramubabaza cyane, maze ararakara. Yambaza Uhoraho, avuga ati «Si ibi nari navuze igihe nari nkiri mu gihugu cyanjye? Ni cyo cyatumye mbanza guhungira i Tarishishi. Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi. None rero, Uhoraho, nkiza ubuzima bwanjye, kuko gupfa bindutiye kubaho.» Uhoraho arasubiza ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakara?» Yonasi ava mu mugi yicara iburasirazuba bwawo, ahiyubakira akazu, maze akugamamo izuba, ategereje ikizaba kuri uwo mugi. Hanyuma Uhoraho Imana ategeka ko hamera ikibonobono, maze kikazamuka hejuru ya Yonasi kugira ngo kimutwikire bityo kimugabanyirize akababaro. Yonasi yishimira bikomeye icyo giti. Ariko bukeye bwaho, umuseke ukebye, Imana itegeka ko haza inanda ikarya cya giti maze kikuma. Nuko izuba rirashe, Imana iteza umuyaga utwika w’iburasirazuba, izuba ricanira umutwe wa Yonasi maze araraba. Asaba gupfa, aravuga ati «Kuri jye biraruta ko napfa aho kubaho.» Uhoraho abwira Yonasi ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakazwa n’iki giti?» Arasubiza ati «Yego, birakwiye ko ndakara byo gupfa.» Uhoraho arongera ati «Wowe ubabajwe n’iki giti utigeze uruhira cyangwa ngo ugihe gukura, kikaba cyarakuze mu ijoro rimwe, kikuma mu rindi. Naho jyewe, mbese sinkwiriye kubabazwa na Ninivi, umugi mugari, utuwe n’abantu ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, hamwe n’amatungo atabarika?» Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu. Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu. Koko, nguyu Uhoraho asohotse iwe, aramanutse, akandagira ahirengeye ho ku isi. Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika, mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye. Ibyo byose biraterwa n’ubugome bwa Yakobo, kimwe n’icyaha cy’inzu ya Israheli. Ubwo bugome bwa Yakobo ni ubuhe? Si Samariya se? Icyo cyaha cya Yuda ni ikihe? Si Yeruzalemu se? Samariya rero ngiye kuyihindura amatongo yo mu cyaro, nyigire nk’umurima uhingwamo imizabibu. Amabuye yayo nzayahirika mu kabande, ndimbure imfatiro zayo zijye imusozi. Amashusho yayo yose azajanjagurwa, amaturo bayahaga yose ajugunywe mu muriro; ibigirwamana byayo byose nzabimenagura, kuko byagwijwe n’inyungu ziturutse ku buhabara, nuko bizasubire aho byavuye. Ngicyo ikinteye kuganya, nkaboroga; ngiye kwiyambura inkweto, nambare ubusa, moke nk’imbwebwe, mboroge nka za mbuni, koko icyago simusiga giteye Samariya! Dore ngicyo kigeze muri Yuda, cyasatiriye amarembo y’umuryango wanjye, kugera i Yeruzalemu! Abantu b’i Gati mwibagaragariza ayo makuba, mwibereka n’amarira yanyu! I Beti‐Leyafura, nimuganye, mwigaragura mu mukungugu! Ngaho hunga, nawe muturage w’i Shafiri, ugende ufite isoni kandi wambaye ubusa! Ab’i Sanani ntibagitinyutse gusohoka ukundi! Amaganya ni yose i Betiheseli, nta cyo igishoboye! Umuturage w’i Maroti yafashwe n’umushyitsi udashira, kuko icyago giturutse kuri Uhoraho cyasatiriye amarembo ya Yeruzalemu. Zirika amafarasi ku igare ry’intambara, we muturage w’i Lakishi, (wowe, nkomoko y’igicumuro cy’umwari w’i Siyoni, kuko iwawe ari ho habonetse ubugome bwa Israheli.) Ni yo mpamvu uzaca umubano ufitanye na Moresheti‐Gati, naho Betakizibu ikazabera umutego abami ba Israheli. Nzaguteza bundi bushya abakunyaga, wowe muturage w’i Maresha; ikuzo rya Israheli rizigire i Adulamu. Iharanguze, wimareho umusatsi, (mwari w’i Yeruzalemu); umutwe wawe uhinduke umwunu nk’uwa mbuni, kubera abana bawe wakundaga, none bakaba bajyanywe bunyago kure yawe! Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha! Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we. Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba. Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani, batere indirimbo y’amaganya, bagira bati «Katubayeho, turarimbutse! Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe! Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe, maze abagome bakigabanya amasambu yacu?» Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho. Bamwe baravuga bati «Rekera aho kubara izo nkuru, kuko ari ubusazi kwemeza ko tuzakorwa n’ikimwaro. Ni ko se, umuryango wa Yakobo waba waravumwe? Uhoraho yaba se atakihangana? Yabasha se gukora atyo?» — Nyamara amagambo ye agirira neza ugendera mu butungane! Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu; abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro, mubacuza ibishura byabo bari biteye! Mwirukana abagore bo mu muryango wanjye, mubatesha ingo bakundaga; abana babo mubambura burundu agaciro nabahaye! Nimuhaguruke mugende, si igihe cyo kuruhuka; kubera ubuhemu bwanyu mwikururiye ukurimbuka, kandi kukazaba ukurimbuka gukaze! Iyaba habonekaga umuntu wiruka inyuma y’umuyaga, agakwirakwiza ibinyoma agira ati «Nguhanuriye ko uzagwirizwa divayi n’ibindi bisindisha!» uwo ni we waba umuhanuzi ukwiriye uyu muryango. Ngiye kugukorakoranya, wowe Yakobo, uko wakabaye; ngiye gushyira hamwe udusigisigi twa Israheli! Nzabakoranyiriza hamwe nk’intama mu kiraro, cyangwa nk’ishyo riri mu rwuri, maze bahinduke imbaga nyamwinshi y’abishimye. Nguwo abazamutse imbere, ubashakira inzira; babonye inzira bagera mu irembo basohokeramo: Umwami wabo abarangaje imbere, Uhoraho ubwe ari imbere yabo. Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli! Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera, mwebwe mwanga icyiza, mugakunda ikibi! Ngaha muruna abantu ho uruhu, mugashishimura inyama ku magufa yabo! Abo bantu barya inyama z’umuryango wanjye, bakabunaho uruhu, bakabajanjagura n’amagufa, bakabacagaguramo uduce nk’inyama ziri mu cyungo cyangwa mu isafuriya, abo bose, ku munsi bazatakambira Uhoraho, we azabima amatwi! Koko rero azabahisha uruhanga rwe, kuri uwo munsi, abitewe n’ibikorwa bibi bakoze.» Uhoraho avuze atya ku bahanuzi bayobya umuryango wanjye: Iyo babonye icyo birira batangaza amahoro; naho utagize icyo abanaga mu kanwa, bagashoza intambara. Ni yo mpamvu ijoro rizabagwaho, mwoye kubonekerwa, mubundikiwe n’umwijima, nta cyo mugihanura; abahanuzi izuba ribarengeyeho, umunsi ubiriyeho. Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu; bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije. Ariko jyewe, mbikesheje umwuka w’Uhoraho, nuzuyemo imbaraga, ubutabera n’ubutwari, kugira ngo ngaragarize Yakobo ubuhemu bwe, na Israheli icyaha cye. Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose; mwebwe mwubakisha Siyoni amaraso, Yeruzalemu mukayishingira ku bugome! Abatware bayo baraca imanza ari uko babonye ruswa, abaherezabitambo bayo barigishiriza kuronka inyungu, abahanuzi bayo barahanura ari uko bahawe feza. Kandi bagatinyuka kwishingikiriza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho ari muri twe, icyago ntikizatugwirira!» Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe, umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru. Hazaba ubwo mu bihe bizaza, umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru, ukazasumba imisozi yose n’untununga twose, maze amahanga agahurura awugana. Imiryango myinshi izashyira nzira, ivuga iti «Nimuze tuzamuke ku musozi w’Uhoraho, tugane Ingoro y’Imana ya Yakobo, azatwereke inzira ze, maze tuzikurikire.» Koko, kuri Siyoni ni ho haturuka amategeko, ijambo ry’Uhoraho rigaturuka i Yeruzalemu. Azaca imanza z’ibihugu byinshi, akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo imihoro. Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota, kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano. Buri muntu azatura mu nsi y’umuzabibu n’umutini we, kandi nta n’uzongera kumutera intugunda. Ni ko avuze Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Nk’uko ibihugu byose biyoboka izina ry’Imana yabyo, natwe tuzayoboka izina ry’Uhoraho Imana yacu, iteka ryose. Uhoraho avuze atya: Kuri uwo munsi nzakorakoranya abacumbagira, nshyire hamwe abatannye n’abo nafashe nabi. Abacumbagira nzabagira udusigisigi, abazaba bari kure mbagire ihanga rikomeye. Uhoraho azababera umwami ku musozi wa Siyoni, ubu n’iteka ryose. Naho wowe, munara w’Ubushyo, musozi w’umwari w’i Siyoni, ubutware bwa kera bugiye kukugarukira, ubwami busubizwe umwari w’i Yeruzalemu. None se ubu, ni iki gituma uvuza induru? Ni uko se utagira umwami? Mbese umujyanama wawe yavuyeho, ukurizaho gufatwa n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe? Hinahinwa n’ububabare, mwari w’i Siyoni, kandi uboroge nk’umugore uramutswe, kuko ugiye kuva mu murwa ukajya mu gasozi, ukazagera ndetse n’i Babiloni. Aho ni ho Uhoraho azakugobotora, akakuvana mu nzara z’abanzi. Ngaha amahanga menshi yagukoraniyeho, bagira bati «Nibahahindanye maze tubone n’amaso yacu akaga ka Siyoni!» Ibyo babiterwa no kutamenya imigambi y’Uhoraho, ntibasobanukirwe n’ibitekerezo bye: yabakoranyirije hamwe nk’imiba y’ingano ku mbuga. Haguruka unyukanyuke ingano, mwari w’i Siyoni! Amahembe yawe nzayahindura ibyuma, ibinono byawe mbihindure umuringa, maze uzahonyore amahanga menshi. Ibyo uzabanyaga kimwe n’ubukungu bwabo, ubyegurire Uhoraho, Umutegeka w’isi yose. None rero itegure kurwana, mwari w’indwanyi; dore ngaha batugose, kandi ucira Israheli imanza baramukoza inkoni ku itama. Naho wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. Ni we ubwe uzazana amahoro! Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu, tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani. Igihugu cya Ashuru n’icya Nemurodi bazabitegekesha inkota, maze we ubwe azadukize Ashuru, niramuka iteye igihugu cyacu, ikarenga umupaka wacu. Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura rwagati mu miryango myinshi; bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi, biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu cyangwa se icyo amutezeho. Nuko udusigisigi twa Yakobo tuzabe mu mahanga, rwagati mu miryango myinshi, mbese nk’intare mu nyamaswa z’ishyamba, cyangwa nk’icyana cy’intare mu mashyo y’intama; uko itambutse igakacanga, igashwanyaguza, kandi ntihagire uyitesha icyo ifashe. Nawe rero, cyamurira ikiganza cyawe ku bakurwanya, maze abanzi bawe bose barimbuke! Dore uko bizagenda kuri uwo munsi, uwo ni Uhoraho ubivuze! Nzakwambura amafarasi, ntsembe n’amagare yawe y’intambara. Nzasenya imigi y’igihugu cyawe, ndimbure n’ibigo byawe bikomeye byose. Nzavana ibinyabapfumu mu kiganza cyawe, n’abacunnyi ntuzongera kubagira ukundi. Nzatsemba iwawe amashusho n’inkingi, uherukire aho gupfukamira ibyakozwe n’ibiganza byawe. Nzarimbura iwawe ibiti weguriye ibigirwamana, n’imigi yawe nzayisenye. Hanyuma nzihimure no ku mahanga atanyumviye, mbigiranye uburakari n’umujinya mwinshi. Nimwumve icyo Uhoraho avuze: «Haguruka, uburanire imbere y’imisozi, maze utununga twumve ijwi ryawe!» Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho, namwe mfatiro zitajegajega z’isi, nimutege amatwi, kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we, akaba aburana na Israheli: «Muryango wanjye, nagutwaye iki? Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza! Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi? Ibuka kandi, muryango wanjye, icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye, n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije! Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali, bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.» — Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru? Nzamutura se ibitambo bitwikwa, cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe? Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza, cyangwa se amavuta atemba nk’imivu? Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza, ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye, cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye, ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite? — Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza, ari cyo Uhoraho agushakaho: nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka, no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye. Uhoraho, we ukiza abubaha izina rye, arahamagara abatuye umugi, ati «Nimutege amatwi, miryango n’amakoraniro byo mu mugi! Nashobora nte se kwihanganira igipimisho kibeshya, n’ikigeresho gitubye kandi cyamaganywe? Nakwemera nte se ukoresha iminzani idatunganye, n’umufuka urimo ibipimisho bitari byo? Wa mugi we, abakungu bawe buzuye urugomo, abaturage bawe bakavuga ibinyoma, n’ururimi rwo mu kanwa kabo rukabeshya! Ni yo mpamvu nanjye niyemeje kuguhana, nkugira amatongo kubera ibicumuro byawe. Uzarya ariko ntuzahaga, inzara izahora iwawe. Uzazigama ariko nta cyo uzashobora gutunga, n’icyo watunga nakigabiza inkota. Uzatera imbuto ariko ntuzasarura, uzakamura imizeti ariko ntuzisiga amavuta yayo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa divayi. Wizirika ku mategeko ya Omari, no ku migenzereze yose y’inzu ya Akabu; ugakurikiza amabwiriza yabo, ari na yo mpamvu nzaguhindura amatongo! Abaturage bawe nzabagira iciro ry’imigani, ukazagerekwaho n’ikimwaro cy’umuryango wanjye!» Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi, cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu; nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya, cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane! Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu, nta ntungane ikiboneka mu bantu! Bose bararikiye kumena amaraso, buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego. Ibiganza byabo bimenyereye gukora ibibi gusa: umutware arasaba amaturo ngo abone gutunganya umurimo we, umucamanza na we araka ruswa; umunyacyubahiro aravuga yeruye irari ry’umubiri we. Uwitwa umwere muri bo ameze nk’ihwa rihanda, uw’intungane akamera nk’uruzitiro rw’imifatangwe. Ngaha rero, umunsi bamenyeshejwe n’abarinzi babo urageze, maze bose bakorwe n’ikimwaro! Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti, ndetse n’imbere y’uwo upfumbase uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe, kuko umuhungu yita se umusazi, umukobwa agashira isoni nyina, umukazana agahangana na nyirabukwe, buri muntu akagira umwanzi mu nzu ye bwite. Naho jyewe, Uhoraho ni we mpanze amaso, niringiye Imana, Umukiza wanjye; koko rero, Imana yanjye izanyumva. Sigaho kunkina ku mubyimba, mwanzi wanjye! Niba naguye nzabyuka, niba kandi ndi mu mwijima, Uhoraho azambera urumuri. Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho, kuko ari we nacumuyeho, kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye. Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe. Umwanzi wanjye azabibona akorwe n’ikimwaro, we wambazaga ati «Uhoraho, Imana yawe, aba he?» Amaso yanjye azamwitegereza, ubwo azanyukanyukwa nk’icyondo mu mayira. Umunsi wo kubaka bundi bushya inkike zawe uregereje, ari na wo munsi imipaka yawe izagurwa. Uwo munsi nyine bazaza bakugana kuva Ashuru kugera mu Misiri, kuva mu Misiri kugera ku Ruzi, kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva ku musozi kugera ku wundi! (Ahandi ho hazahinduka ubutayu ku mpamvu y’abahatuye, bitewe n’imyifatire mibi yabo.) Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera! Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri! Abanyamahanga bazabireba maze bakorwe n’ikimwaro, bo biringiye ububasha bwabo bwinshi, bazumirwe bipfuke ku munwa banazibe n’amatwi. Bazarigata umukungugu nk’inzoka, cyangwa nk’ibindi bikoko byikurura ku butaka. Bazasohoka mu bigo byabo bikomeye, basange Uhoraho, Imana yacu, badagadwa, bazahinde umushyitsi kandi bagire ubwoba kubera wowe! Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja! Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera. Ibyahanuwe kuri Ninivi. Ngiki igitabo cy’ibyahishuriwe Nahumu w’i Elikoshi. Uhoraho ni Imana ifuha kandi ikihorera, Uhoraho arihorera, uburakari bwe bugatera ubwoba, Uhoraho yihorera ku bamurwanya, abanzi be akabagirira inzika. Uhoraho atinda kurakara, n’ubwo afite imbaraga nyinshi; ariko amaherezo akazahana umugira nabi. Agenda mu muyaga no mu muhengeri, ibicu bikaba umukungugu utumurwa n’ibirenge bye. Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose. I Bashani n’i Karumeli harumagatanye, ibimera byo muri Libani birarabiranye. Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga, isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe, kimwe n’abayituye bose. Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye. Uhoraho ni mwiza, akaba n’ubuhungiro ku munsi w’amage, akagirira neza abamwiringira bose, ndetse n’iyo haza umuvumba ukabije. Azatsemba abamugomera, abanzi be abarohe mu mwijima. Mbese Uhoraho, muramuhimbira migambi nyabaki? Ni we utsemba; umubabaro ntugaruke ukundi. Koko bameze nk’amahwa asobekeranye, bityo bazakongoka bashire nk’ibyatsi byumye. Iwawe habonetse umuntu ugambanira Uhoraho, akagira imigambi y’ubugiranabi. Uhoraho avuze atya: N’ubwo abanzi banyu ari benshi bakagira n’imbaraga, bazatsembwa maze bashireho. Naragusuzuguje, ariko sinzongera kugusuzuguza ukundi. Kuva ubu ngiye kujanjagura umutwaro wari ugushikamiye, nkubohore n’ingoyi zari zikuboshye. Uhoraho akuvuzeho ibi ngibi: Ntuzongera kugira urubyaro ruzitirirwa izina ryawe; ibigirwamana byawe by’ibibazanyo cyangwa by’ibicurano, ngiye kubivana mu ngoro yabyo; ngucukurire imva kuko nta cyo umaze. Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi, izanywe no kubamenyesha amahoro. Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe, urangize n’imihigo wahize, kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi, akaba yarimbuwe burundu! Igitero kiguteye kiguturutse imbere! Rinda ibigo byawe, ugenzure n’amayira! Kenyera ukomeze, ukoreshe imbaraga zawe zose! Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo, ni we ubwe kuzo rya Israheli, kuko abasahuzi bari barabacuje, bakabatsembaho umuzabibu. Ingabo z’intwari zabo zisize ibara ritukura, abakurwanya bambaye imyambaro y’umuhemba. Dore biteguye kugaba igitero: ibyuma byose by’amagare y’intambara birarabagirana, amacumu aratigita yerekera impande zose! Mu mayira amagare y’intambara aragenda nk’ayasaze, ngayo mu bibuga arihuta cyane, ameze nk’amafumba y’umuriro, aranyaruka nk’umurabyo. Umwami wa Ninivi ahamagaje abagaba b’ingabo ze, ngabo baragenda babyigana. Barihutira kugera ku nkike, aho bateguye ibyo bari bwikingeho. Amarembo yerekera ku Ruzi arasunitswe, ingoro y’umwami irafashwe. Ishusho ry’imanakazi yabo riramanuwe, bararisahuye; abaja bayo baraganya nk’inuma, bikomanga ku gituza. Kuva kera Ninivi yari nk’ikizenga cy’amazi menshi, ariko none dore atangiye gusandara impande zose. Barabahamagara bati «Nimuhagarare, mukomere!» ariko ntihagire n’umwe ugaruka. Nimusahure feza! Musahure na zahabu! Ubukungu bw’aho ntibugira ingano, barunze ibintu birenze urugero by’agaciro gakomeye. Byose birasenyutse, birasahuwe, birarimbutse! Abantu b’aho bose bacitse intege, amavi arakomangana, barahinda umushyitsi umubiri wose, mu maso habo harasuherewe. Mbese rya senga ry’intare riri he? Ibyana by’intare ni ho byiberaga, n’igihe yabaga yagiye guhiga, ntibigire ikibihungabanya! Intare yacagaguraga umuhigo ikagaburira ibyana byayo, yawutanyaguriraga n’ingore zayo; yuzuzaga ibyo yishe mu buvumo bwayo, no mu masenga yayo inyama yacagaguye. Noneho dore ndakwibasiye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Amagare yawe y’intambara nzayahindura umwotsi, ibyana by’intare byawe mbitsembeshe inkota. Nzakubuza ibyo wasahuraga ku isi yose, n’ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi. Ugushije ishyano, mugi umena amaraso, ukaba wuzuye ubujura n’urugomo, ntunahweme kunyaga iby’abandi! Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana, imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara. Abanyamafarasi biteguye kurasa, inkota ziragurumana nk’amafumba, amacumu ararabya nk’umurabyo. Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose, intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho! Ibyo byose ubitewe n’uburaya bwawe bukabije, wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje, ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe, n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe. Noneho dore ndakwibasiye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, nzazamura ingutiya yawe kugera ku gahanga, kugira ngo nkwambike ubusa imbere y’amahanga, n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe. Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero, kugira ngo ukorwe n’ikimwaro, maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru, agira ati «Ninivi yarimbutse!» Ni nde uzayigirira impuhwe? Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza? Waba se hari icyo urusha Tebesi, wa mugi wubatse hagati y’imiyoboro ya Nili, ugakikizwa n’amazi impande zose, uruzi rukawubera inkike iwurinda? Kushi na Misiri ni byo wishingikirizaga buri gihe, Puti n’Abanyalibiya baragiranye na wo amasezerano. Nyamara abaturage bawo barafashwe, bajyanwa bunyago; abana bawo b’ibitambambuga bicirwa mu mayira yose, abanyacyubahiro bawo bagabanywa ababatsinze, hakoreshejwe ubufindo, n’abatware bawo bose baboheshwa iminyururu. Nawe rero uramukiwe no gusinda ukarohama! Uzahatirwa gushakira hose ubuhungiro kugira ngo ucike umwanzi! Ibigo byawe bikomeye byose bimeze nk’imitini iriho imbuto zihishije; iyo bayinyeganyeje na gatoya, imbuto zihungukira mu kanwa k’uzirya. Reba abantu usigaranye: bifashe rwose nk’abagore! Amarembo y’igihugu cyawe yugururiwe abanzi, umuriro watwitse ibihindizo byawe. Nimuvome amazi, uyabikire igihe uzaba ugoswe; komeza inkike zikuzitiye, jya gushaka ibumba, urikate maze ubumbe amatafari. Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe, kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi ingana n’isanane cyangwa n’inzige. Wigwijeho abacuruzi baruta inyenyeri zo mu kirere, none bose barayoyotse nk’inzige zigurutse. Abarinzi bawe bari benshi nk’inzige, abagenzuzi bawe ari nk’irumbo ry’isanane; zihumbitse ku gihuru kubera ubukonje, nyamara iyo izuba rirashe, zose ziraguruka, ntihagire umenya n’aho zihungiye. Mbe, mwami wa Ashuru, abatware bawe ko bahunyiza, intwari zawe zikaba zisinziriye! Imbaga yawe yatataniye mu misozi, kandi nta muntu n’umwe uri bubakoranyirize hamwe! Amakuba yawe ntagira igaruriro, ibikomere byawe ntibishobora gukira. Uwumvise akaga urimo wese aravuza impundu, ariko kandi ni mu gihe: none se ni nde utigeze ugirira nabi? Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa. Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva, ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize? Ni kuki ungaragariza ubuhemu, waba se ushyigikiye ubushikamirwe? Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo, ahantu hose hari impaka n’amahane! Amategeko ntagikurikizwa, ubutabera bwarapfukiranywe, kuko umugiranabi ashikamira intungane; bityo ubutabera bw’iki gihe bukaba ibinyoma bisa. Nimurebe ishyano rigwiririye amahanga maze mwumirwe; kuko icyo ngiye gukora guhera ubu, mutari bucyemere, kabone n’aho hagira ukibabwira! Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya, iryo hanga ritagira impuhwe, kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose, kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo. Ni ihanga riteye ubwoba kandi ryihagazeho, imbaraga zaryo zituma nta we urihangara. Amafarasi yabo yihuta kurusha ingwe, akarusha ibirura bya nijoro kunyaruka. Abanyamafarasi babo bariho barasimbuka, ngabo baturutse kure baguruka nka kagoma yihutira gufata icyo irya. Bose icyarimwe bazanywe no kugira nabi, ngabo baraje baromboreje imbere yabo; barundanyije imfungwa zingana n’umusenyi! Ni abantu badakangwa abami, bagasuzugura abategetsi; bahinyura ibigo byose bikomeye, ahubwo bakarundarunda igitaka imbere yabyo, ari cyo bazamukiraho, bakabyigarurira. Baragenda nk’umuyaga w’inkubi, bakihutira kujya n’ahandi kuhayogoza; imbaraga zabo ni zo bagize imana yabo. Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye, Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho? Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza, uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane. Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge, washobora ute kwitegereza ikibi, no kwihanganira akarengane? Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi, ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane? Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja, mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware! Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo, abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we. Icyo gihe azishima kandi asabagire, nuko ature igitambo rwa rushundura rwe, atwikire ububani uwo mutego we, kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza. Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe, ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi? Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye. Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati «Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho, maze babashe kubisoma neza. Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe, ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza; n’aho ryatinda kandi uzaritegereze, kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse! Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.» Ni ukuri koko, ubukungu bukabije buvamo kurimbuka! Umuntu wikuza ntajya aguma hamwe, ahubwo umuhogo we awagura nk’ukuzimu, akamera nk’urupfu rutigera ruhaga! Akoranyiriza amahanga yose iruhande rwe, n’imiryango yose akayiyegereza! Uwo muntu se, abandi ntibazamuciraho imigani, bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati: Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye, (ariko se azageza ryari?) akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro! Aho abo ubereyemo umwenda ntibagiye guhaguruka bwangu, abagukura umutima na bo bagakanguka? Nyamara ntuzabava mu nzara! Nk’uko wasahuye amahanga atagira ingano, abasigaye bose b’iyo miryango bazagusahura; kuko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose. Ariyimbire ushyingura mu nzu ye ibyo yambuye, agatekereza kwarika icyari cye hejuru cyane, kugira ngo azahungireyo icyago! Ibyo wiyemeje ni urukozasoni rw’umuryango wawe: igihe warimburaga amahanga atagira ingano, wikururiye ibyago wowe ubwawe. Ni ukuri koko, ibuye ryubatse urukuta rizatabaza, maze rizasubizwe n’igiti cyo mu gisenge cy’inzu. Ariyimbire uwubaka umugi hejuru y’amaraso, agashingira umurwa ku bugome! Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro n’amahanga aravunwa n’ubusa», kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi asendera inyanja. Ariyimbire unywekesha mugenzi we, akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha, agashimishwa no kumureba yambaye ubusa! Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo, ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa, kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho none ikaba igiye kugucubanurirwaho, maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro! Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka, no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe, bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose. Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori, cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma? Uwayakoze yashobora ate kuyiringira, kandi ari ibigirwamana bitavuga? Ariyimbire ubwira ingiga y’igiti, ati «Haguruka», akabwira ibuye ritavuga, ati «Kanguka», nyamara ntibigire icyo bimusubiza! Yego na none, bisize zahabu na feza, ariko nta mwuka ubirimo! Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu: isi yose niceceke imbere ye! Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya. Uhoraho, numvise ibigwi byawe, birantangaza! Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe! Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo; ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi! Imana iturutse i Temani, Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani. Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru, ibisingizo bye byuzura isi. Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri, imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye, ni na yo ububasha bwe bwihishemo. Icyorezo kiragenda imbere ye, naho indwara iramukurikiye. Arahagaze, isi ihinda umushyitsi, arebye, akangaranya amahanga. Imisozi yahozeho iratengagurika, utununga twa kera turarigita, izo ni zo nzira ze za kera! Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga, amazu yo mu gihugu cya Madiyani ahinda umushyitsi! Uhoraho, waba se wararakariye inzuzi, cyangwa se umujinya wawuterwa n’inyanja, ku buryo ugendera ku mafarasi yawe, no ku magare y’indatsimburwa? Umuheto wawe wawujishuye, injishi yawo uyihaza imyambi yica; isi yose wayisatagurishije imigezi. Imisozi irakubona igahinda umushyitsi, amasumo y’amazi akadudubiza, ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru. Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo, bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka, n’imirabyo y’icumu ryawe. Mu burakari bwawe uzenguruka isi, unyukanyuka amahanga n’umujinya wawe. Wazanywe no gukiza umuryango wawe, unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore. Wasambuye inzu y’umugome, urayisenya kugeza ku mfatiro zayo. Wahinguranyije umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye bwite, kandi bari bahuruye, bishimiye kudutatanya, bameze nk’abaremye igico, kugira ngo baconcomere umunyabyago. Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe, rwagati mu muvumba w’amazi menshi. Narabyumvise maze nkuka umutima, iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi, ingingo zanjye ziratatana, amaguru yanjye aradandabirana. Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba, ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye! Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo, imizabibu ntikigira imbuto, imizeti yarekeye aho kwera, imirima ntigitanga umusaruro, amatungo magufi yashize mu ngo, nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro. Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho, nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye! Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye, ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, akantambagiza mu mpinga z’imisozi! (Iyo ndirimbo igenewe umuririmbisha, icurangishwa inanga z’imirya.) Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda. Ngiye gutsemba ibiri ku isi byose, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzatsemba abantu n’inyamaswa, inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abagome bose mbatere gutsitara; koko, nzarimbura abantu ku isi! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda, no ku baturage bose ba Yeruzalemu; mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali, kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo. Nzatsemba aburira hejuru y’amazu kugira ngo bapfukamire ingabo zo mu ijuru, kimwe n’abapfukamira Uhoraho, bakirahira imana yabo Milikomu. Nzatsemba abirengagije Uhoraho, batakimushakashaka kandi ntibamugishe inama. Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje! Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo, anatagatifuza abatumirwa be. Bityo rero, ku munsi w’igitambo cy’Uhoraho, nzahana abategetsi n’abatware; kimwe n’abambara nk’abanyamahanga bose. Uwo munsi nzahana abazamuka amadarajya (y’umwami ), maze inzu y’umutegetsi wabo bakayuzuza ibivuye ku rugomo no ku buhendanyi. Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku Irembo ry’amafi hazumvikana induru, mu Mugi mushya hacure umuborogo, ku musozi humvikane urusaku rukaze! Nimuboroge, mwe abatuye mu karere k’epfo, kuko inyoko y’abacuruzi yatsiratsijwe, n’abapimaga feza bose bakaba batsembwe! Icyo gihe nyine, nzanyura muri Yeruzalemu hose, nifashishije amafumba y’umuriro, kugira ngo ntahure abasutamye ku mwanda wabo, maze bakibwira mu mutima wabo bati «Uhoraho nta cyo akora, ari icyiza ari n’ikibi.» Nuko rero, ubukungu bwabo buzagabizwa abasahuzi, n’amazu yabo asenywe; bubatse amazu ariko ntibazayaturamo, bahinze imizabibu, ariko ntibazanywa divayi yayo. Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje, uri hafi kandi uraje bwangu! Mbega imiborogo ikakaje izaba ku munsi w’Uhoraho, ku buryo n’intwari ubwazo zizatabaza! Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari, umunsi w’amakuba n’agahinda, umunsi w’akaga n’ukurimbuka, umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’igihu n’ibicu byijimye, umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara, kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye n’iminara miremire yo ku nkike zayo. Nzagusha abantu mu makuba, barindagire nk’impumyi, kuko bacumuye kuri Uhoraho; amaraso yabo azanyanyagizwa nk’umukungugu, intumbi zabo zijugunywe nk’imyanda. Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora. Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho, isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe! Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu abatuye isi bose. Nimwisuganye, bantu mutagira isoni, ngaho nimwisuganye, mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe, nk’umurama utwawe n’umuyaga, mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho, mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe! Ahubwo, nimushakashake Uhoraho, mwebwe, abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye! Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho! Koko rero, Gaza igiye gutereranwa, Ashikeloni itsiratsizwe, Ashidodi izameneshwa amanywa ava, naho Ekironi irimburwe. Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!» Ku nkengero y’inyanja hazahinduka urwuri, habe igikingi cy’abashumba n’ibiraro by’amatungo, kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda. Bazaza kuharagira amatungo yabo, ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni; kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya. Numvise ibitutsi bya Mowabu n’agasuzuguro ka bene Hamoni, igihe batutse umuryango wanjye, bakikuza barenga imbago z’igihugu cyabo. Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze: Mowabu izahinduka nka Sodoma, bene Hamoni bamere nka Gomora; hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa, igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose. Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura, abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage. Ngicyo igihembo cy’ubwirasi bwabo, kuko batutse umuryango w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bakikuza barengera imbago zawo. Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo. Namwe rero, Banyakushi: «Inkota yanjye izabahinguranya.» Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru maze atsembe Ashuru; Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu. Amatungo kimwe n’inyamaswa z’amoko yose bizayibyagiramo; igihunyira n’ikinyogote bizarara hejuru y’inkingi zayo, bazabyumve bihumira mu madirishya. Guhera mu irebe ry’umuryango hazaba amatongo, amasederi y’igisenge asigarire aho. Nguko uko uzamera, umugi w’ibyishimo wahoranaga ituze, ukibwira uti «Ni jye uriho, nta wundi!» Waba se uhindutse ute amatongo n’isenga ry’inyamaswa? Uhanyuze wese aratangara, akahamama n’ikiganza. Uwo mugi w’ikirara uriyimbire, wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu! Ntiwumvise ijwi riwuhamagara cyangwa ngo ukurikize amabwiriza; ntiwigeze wiringira Uhoraho, ntiwegera n’Imana yawo. Abatware bawo ni nk’intare zitontomera rwagati muri wo, abacamanza bawo bakamera nk’ibirura bihiga iyo ijoro rikubye, ntibiraze icyo birya bukeye. Abahanuzi bawo ni abirasi n’ababeshyi; abaherezabitambo bawo bahindanyije ibintu bitagatifu, barenga no ku mategeko! Mu mugi rwagati, Uhoraho ni we Ntungane, ntiyigera akora ikibi; uko bukeye atangaza ubutabera bwe, nta munsi n’umwe asiba. Nyamara abagome bo ntibakorwa n’ikimwaro. Natsembye amahanga — uwo ni Uhoraho ubivuze — iminara yo ku nkike zabo, ndayisenya, imihanda yabo narayirimbuye nta mugenzi ukihanyura. Koko imigi yabo yahindutse amatongo: nta muntu ukihagera, nta n’uhatuye. Ubwo naribwiye nti «Nibura wazanyubaha, wakire amabwiriza yanjye maze aho utuye hoye kurimbuka!» Ariko uko nje ngasanga barushijeho gukora nabi. None rero, nimuntegereze — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi nzahagurukira kubashinja, kuko niyemeje guhuriza hamwe amahanga, no gukorakoranya ibihugu, kugira ngo mbacubanurireho umujinya wanjye, mbamarireho ubukana bwose bw’uburakari bwanjye, (kuko isi yose uko yakabaye izatsembwa n’umuriro w’ugufuha kwanjye.) Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure, kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho, bamukorere n’amatwara amwe. Ndetse no hakurya y’inzuzi z’i Kushi, abansenga bazanzanira amaturo yabo. Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu. Nzagusigamo umuryango wiyoroshya, ukanicisha bugufi, ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho. Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda. Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu! Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati; ntuzongera ukundi gutinya icyago. Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu, bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege! Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.» Nakuvanyeho icyitwa icyago cyose ngo udakomeza gukorwa n’ikimwaro. Icyo gihe nzatsemba abakurenganya bose, nzavure intama zavunitse, nkorakoranye izari zatannye. Nzabahesha icyubahiro n’ubwamamare, mu bihugu byose basuzuguriwemo. Icyo gihe nzabagarura, mbakoranyirize hamwe, maze izina ryanyu rizamamare hose, kandi mbubahishe mu bihugu byose byo ku isi, nimara kubavugurura mubyirebera ubwanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Aba bantu baravuga bati ’Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera!’» Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi, ngo abasubize muri aya magambo: «Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo? Noneho rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta; muranywa ariko inyota ikaba yose; murambara ariko ntimushire imbeho! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse! Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye; uwo ni Uhoraho ubivuze. Mwari mwizeye kubona byinshi, ariko umusaruro uba muke; mumaze no kuwugeza mu ngo zanyu nawuhushyeho uranyanyagira, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ibyo se byatewe n’iki? Byatewe n’uko Ingoro yanjye yabaye amatongo, naho buri muntu muri mwe ashishikajwe no kwiyubakira inzu ye. Ni cyo cyatumye ijuru ribafungira imvura, n’isi ikabangira kwera imbuto. Nateje amapfa ku butaka no ku misozi, mu mirima y’ingano, ku mizabibu, ku biti by’imizeti no ku kimera cyose ku isi: abantu barakakaye kimwe n’inyamaswa, n’ibyo mwakoze bipfa ubusa.» Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho. Ubwo Hagayi, intumwa y’Uhoraho, abwira rubanda uko Uhoraho yamutumye, agira ati «Ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho ubivuze.» Nuko Uhoraho akangura umutima wa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, n’uwa Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango; baraza batangira imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana yabo. Ubwo hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu. Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi kwa karindwi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Hagayi, ngo «Bwira Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango, uti ’Ni nde muri mwe uko mukiriho, wigeze kubona iyi Ngoro mu ikuzo ryayo rya kera? Ubu se bwo murabona imeze ite? Mu maso yanyu se, ntimeze nk’akantu k’ubusabusa? Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera, Zorobabeli! Ukomere nawe, Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru! Mukomere namwe, rubanda mwese mutuye igihugu! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Nk’uko nabibasezeranyije igihe mwavaga mu Misiri, umwuka wanjye uzaba uri rwagati muri mwe; ntimutinye!’ Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Hasigaye igihe gito maze ngahubanganya ijuru n’isi, inyanja n’ubutaka. Nzahubanganya amahanga yose, ubukungu bwayo buzaze maze iyi Ngoro nyisendereze ikuzo, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Feza ni iyanjye, na zahabu ikaba iyanjye! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ikuzo iyi Ngoro izagira mu minsi iri imbere rizasumba kure iryo yahoranye, ni ko Uhoraho avuze, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.» Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, Uhoraho abwira umuhanuzi Hagayi iri jambo, ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Sanga abaherezabitambo bagusobanurire iki kibazo gikurikira: Hagize umuntu utwara inyama yatagatifujwe mu kinyita cy’umwambaro we, noneho uwo mwambaro we ugakora ku mugati, ku mboga, kuri divayi, ku mavuta cyangwa ku kiribwa kibonetse cyose, ese na byo byaba bitagatifujwe?» Abaherezabitambo barasubiza bati «Oya!» Hagayi arongera ati «Hanyuma se umuntu wahumanyijwe n’uko akoze ku ntumbi, akoze kuri kimwe muri ibyo bintu, icyo akozeho cyaba gihumanye?» Abaherezabitambo barasubiza bati «Icyo kintu kizaba gihumanye!» Hagayi ni ko kuvuga ati «N’uyu muryango ni ko umeze! Iri hanga riri imbere yanjye ni ko riteye! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ibivuye ku murimo w’amaboko yabo na byo ni ko bimeze, kandi n’ibyo batura na byo byarahumanye! Noneho rero, guhera uyu munsi nimushishoze neza, ndetse no mu bihe bizaza. Mbere y’uko batangira kurunda amabuye yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, mwari mumerewe mute? Umuntu yajyaga ku mbuga yizeye ko ahakura ibitebo makumyabiri by’ingano, akahasanga icumi gusa, n’uwataze mu rwengero yizeye kuzarura ibibindi mirongo itanu, agasangamo makumyabiri gusa. Narabahannye, nangiza ibyo mwakoresheje amaboko yanyu byose mbiteza nkongwa, kagungu n’urubura, ariko mwanga kungarukira, uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, nimushishoze neza guhera uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza; mbese kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, ari na wo munsi batangiyeho kubaka Ingoro y’Uhoraho, maze mushishoze neza uko bizabagendekera: Kuva ubu ingano ntizizongera gushira mu bigega, kandi n’umuzabibu, umutini, umukomamanga n’umuzeti ntibizahwema kwera imbuto. Guhera uyu munsi rero, ngiye kubaha umugisha.» Uhoraho yongera kubwira Hagayi, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, muri aya magambo, ati «Bwira Zorobabeli, umutware wa Yuda, uti ’Ngiye guhubanganya ijuru n’isi. Ngiye kubirindura intebe z’abami kandi ntsembe ububasha bw’ibihugu by’amahanga; nzabirindura amagare y’intambara n’abayagenderaho; amafarasi n’abayagenderaho bazitura hasi, buri muntu yicwe n’inkota y’umuvandimwe we. Uwo munsi nyine, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, nzakujyana wowe, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umugaragu wanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzakugira impeta ishushanyijeho kashe kuko ari wowe nitoranyirije! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze’». Mu kwezi kwa munani k’umwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho abwira iri jambo umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, agira ati «Uhoraho yarakariye cyane abasekuruza banyu. Uzababwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimungarukire — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga — nanjye nzabagarukira! Nguko uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze.’ Ntimugakurikize abasekuruza banyu, bo abahanuzi ba kera babwiye bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuhinduke, muzinukwe imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi’. Ariko bo ntibanyumva kandi ntibanyitaho, uwo ni Uhoraho ubivuze. Abasekuruza banyu se bari hehe? Abo bahanuzi baracyariho se? Nyamara se, amategeko n’amabwiriza yanjye nashinze abagaragu banjye b’abahanuzi, ntiyageze ku basekuruza banyu? Nuko rero, bisubiyeho maze baravuga bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yaduhannye akurikije imyifatire yacu mibi n’ibikorwa byacu bibi, nk’uko yari yarabigambiriye.’» Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, kuri ubu buryo: Iri joro nabonekewe. Mbona umuntu uri ku ifarasi y’igaju, ahagaze mu biti bihumura neza byari mu kabande; inyuma ye hari amafarasi y’amagaju, amasine, imikara n’imyeru. Ubwo ndabaza nti «Ibi birasobanura iki se, Nyagasani?’ Nuko umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ngiye kukwereka icyo bisobanura.» Wa muntu uhagaze mu biti bihumura neza aravuga ati «Abo ni abatumwe n’Uhoraho kuzenguruka isi.» Nuko na bo basubiza umumalayika w’Uhoraho wari uhagaze mu biti bihumura neza, bati «Twazengurutse isi, dore isi yose iratuje kandi iri mu mahoro.» Umumalayika w’Uhoraho aravuga ati «Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzatinda na ryari kubabarira Yeruzalemu n’imigi ya Yuda, warakariye imyaka mirongo irindwi yose?» Nuko Uhoraho aha wa mumalayika twavuganaga, igisubizo kibakomeza kandi kikabahumuriza. Umumalayika twavuganaga arambwira ati «Tangaza ugira uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ngirira ishyaka rikomeye Yeruzalemu na Siyoni. Ariko na none ndakariye cyane amahanga yiyemera; kuko igihe nari ntarakaye cyane, ayo mahanga yazaga kongerera Israheli amakuba. Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngarukiye Yeruzalemu mbitewe n’impuhwe, hazubakwe bundi bushya Ingoro yanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, n’inago izaramburirwa kuri Yeruzalemu.’ Ongera utangaze uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Imigi yanjye iracyabura amahirwe, ariko Uhoraho agiye kongera guhoza Siyoni, kandi yongere yitorere Yeruzalemu.’» Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona amahembe ane. Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.» Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.» Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.» Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’» Ngaho, vuba na vuba! Nimuve mu gihugu cy’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko nari narabatatanyirije mu byerekezo bine by’ikirere! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni! Uhoraho, Umugaba w’ingabo, we wanyohereje n’ububasha, abwiye atya amahanga yabanyaze: Ni koko, ubakozeho ni jyewe ubwanjye aba akoze mu jisho. Dore abo banyamahanga, ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye, kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo, maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye. Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni, kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze. Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho: ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina, maze uzamenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wakuntumyeho. Uhoraho azigarurira Yuda nk’umurage we uzatura mu gihugu gitagatifu, yitorere bundi bushya Yeruzalemu. Buri kinyamubiri cyose nigiceceke imbere y’Uhoraho, kuko abadutse, akaba asohotse mu Ngoro ye ntagatifu. Hanyuma Uhoraho anyereka Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, wari uhagaze imbere y’umumalayika w’Uhoraho, ariko Sekibi akaba ahagaze iburyo bwe kugira ngo amurege. Umumalayika w’Uhoraho abwira Sekibi, ati «Uhoraho agucecekeshe, wowe Sekibi! Ni koko, Uhoraho, we wihitiyemo Yeruzalemu, nagucecekeshe! Naho uriya muntu se, si igishirira cyaruwe mu ziko?» Yozuwe yari ahagaze imbere y’umumalayika, yambaye imyambaro yahindanye. Umumalayika abwira abari bahagaze imbere ye, ati «Nimumwambure iyo myambaro yahindanye.» Hanyuma abwira Yozuwe, ati «Dore nagukijije icyaha cyawe kandi bakwambike imyambaro y’umunsi mukuru.» Yungamo ati «Nibashyire mu mutwe wawe igitambaro gifite isuku.» Bamushyira igitambaro gifite isuku mu mutwe, baranamwambika. Ubwo umumalayika w’Uhoraho na we yari ahagaze aho. Nuko umumalayika w’Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nugendera mu nzira zanjye, ugakurikiza amategeko yanjye, uzategeka Ingoro yanjye kandi urinde n’ibikari byanjye; nzaguha n’umwanya mu bahagaze hano.» Tega amatwi, wowe Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bantu ari ikimenyetso cy’ibizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye «Mumero». Koko rero, dore ibuye nshinze imbere ya Yozuwe. Iryo buye rimwe rukumbi rifite amaso arindwi. Jyewe ubwanjye ngiye kuryandikaho, maze mu munsi umwe mpanagure icyaha cy’iki gihugu, uwo ni Uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuze. Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, muzatumirana kivandimwe mwicare mu nsi y’umuzabibu no mu nsi y’umutini. Umumalayika twavuganaga aza kunkangura nk’umuntu bakangura mu bitotsi. Arambaza ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona ikinyarumuri gikozwe muri zahabu gusa, kiriho urwabya rw’amavuta, kikabaho n’amatara arindwi n’imiheha irindwi yo gushyira amavuta muri buri tara. Ku mpande zacyo zombi hakaba amashami abiri y’imizeti, rimwe iburyo, irindi ibumoso bw’urwabya rw’amavuta.» Ndongera mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Biriya bisobanura iki se, shobuja?» Umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Nuko ndasubiza nti «Oya, shobuja.» Arambwira ati Umumalayika arambwira ati «Dore ijambo ry’Uhoraho abwiye Zorobabeli: Si ukubera ubutwari cyangwa se ku bw’imbaraga, ahubwo ubikesha Umwuka wanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Uri iki se, wa musozi we muremure? Uzahinduka ikibaya imbere ya Zorobabeli, azakuramo ibuye ry’ifatizo bashimagiza, bagira bati ’Mbega ibuye ryiza! Ni ryiza rwose!» Nuko Uhoraho arambwira ati «Ibiganza bya Zorobabeli ni byo byashinze ifatizo y’iyi Ngoro, kandi ni na byo bizayuzuza; bityo muzamenye ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo wantumye. «Ayo matara arindwi ni amaso y’Uhoraho, yitegereza ibiri ku isi byose.» Ubwo se ni nde wahinyura intango y’iyo mirimo y’ibanze? Ahubwo bazanezezwe no kubona mu biganza bya Zorobabeli iryo buye ryatoranijwe.» Ndongera ndamubaza nti «Naho se ariya mashami abiri y’imizeti ari iburyo n’ibumoso bw’ikinyarumuri, byo bisobanura iki?» Ubwo nungamo nti «Ariya mashami abiri y’imizeti aturukamo amavuta ya zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, byo bisobanura iki?» Arambwira ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Ndasubiza nti «Oya, shobuja.» Nuko arambwira ati «Ni abantu babiri basizwe amavuta, bahagaze imbere y’Umugenga w’isi yose.» Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona umuzinge w’igitabo kiguruka. Umumalayika arambaza ati «Urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona umuzinge w’igitabo kiguruka, ufite uburebure bw’imikono makumyabiri, n’imikono icumi y’ubugari.» Nuko arambwira ati «Uwo ni umuvumo usatira igihugu cyose. Bityo, nk’uko byanditswe kuri rumwe mu mpande z’uwo muzinge, uwitwa umujura wese azatsembwa mu gihugu, kimwe n’urahira ibinyoma wese nk’uko byanditse ku rundi ruhande. Narawohereye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, kugira ngo usakize inzu y’umujura n’iy’urahira ibinyoma, uhatsimbarare maze uyitwike yose, ibiti n’amabuye bikongoke.» Umumalayika twavuganaga aregera maze arambwira ati «Ngaho ubura amaso maze urebe kiriya kije.» Ndabaza nti «Kiriya se cyo gisobanura iki?» Aransubiza ati «Kiriya kije ni icyibo.» Yungamo ati «Biriya ni ibyaha by’abo mu gihugu cyose.» Nuko umutemeri w’icyuma ureguka: mbona umugore wicaye muri cya cyibo. Arambwira ati «Uyu ni we bugome.» Hanyuma amutsindagira mu cyibo maze asubizaho umutemeri uremereye w’icyuma. Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona abandi bagore babiri basohoka, umuyaga uhuha mu mababa yabo yasaga n’aya nyirabarazana; baterura icyo cyibo bakerereza mu kirere hagati y’isi n’ijuru. Ubwo mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Kiriya cyibo bakijyanye he?» Arambwira ati «Bakijyanye mu gihugu cya Shineyari, ngo bakihubakire ingoro. Iyo ngoro nimara kuzura, bazagitereka aho bazaba bagiteguriye, ubutazahava ukundi.» Nongeye kubura amaso ndabonekerwa: mbona amagare ane y’intambara yanyuraga hagati y’imisozi ibiri, iyo misozi igasa n’umuringa. Igare rya mbere ryari riziritse ku mafarasi y’amagaju; irya kabiri ku mafarasi y’umukara; irya gatatu ku mafarasi y’umweru; irya kane ku mafarasi y’umutuku. Nuko mbaza wa mumalayika twavuganaga, nti «Ibi bisobanura iki se, shobuja?» Umumalayika aransubiza ati «Iyo ni imiyaga ine yo mu kirere, iragiye ariko ibanje guhagarara imbere y’Umugenga w’isi yose.» Igare rikururwa n’amafarasi y’imikara rigenda ryerekeza mu gihugu cy’amajyaruguru, ay’imyeru agenda akurikiye ayo y’imikara. Amafarasi y’amagaju agenda yerekeje mu majyepfo, naho ay’umutuku agenda afite umuhati wo kuzenguruka isi. Uhoraho arayategeka ati «Nimugende muzenguruke isi.» Nuko azenguruka isi. Uhoraho arampamagara maze arambwira ati «Itegereze! Ariya agiye mu majyaruguru kururukiriza Umwuka wanjye mu gihugu cyo mu majyaruguru.» Uhoraho arambwira ati «Shyikira aya maturo agenewe abajyanywe bunyago, yatanzwe na Helidayi, Tobiya na Yedaya; ugende ubwawe uyu munsi winjire mu nzu ya Yoshiya, mwene Sefaniya, aho abo bantu bageze bavuye i Babiloni. Uzafate feza na zahabu ubikoremo ikamba, uryambike Yozuwe, mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru. Uzamubwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Dore umuntu witwa «Mumero», aho ahagaze hazamera ibintu byose, kandi azubaka Ingoro y’Uhoraho. Ni we uzubaka Ingoro y’Uhoraho, ni we uzambara imyambaro y’icyubahiro, akicara ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke. Umuherezabitambo azicarana na we ku ntebe ye ya cyami, maze bombi bazahamye icyizere nyakuri hagati yabo... ’ Naho rya kamba rizaguma mu Ngoro y’Uhoraho, ryubahirize Helidayi, Tobiya, Yedaya na mwene Sefaniya, kandi ribe n’urwibutso rw’ubuntu bagize. Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.» Mu mwaka wa kane, umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilewu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zakariya. Ubwo Beteli‐Sareseri icyegera cy’umwami, we n’abantu be bohereza intumwa zo kurura Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no gusiganuza abaherezabitambo bakorera Ingoro y’Uhoraho hamwe n’abahanuzi bagira bati «Mbese ngomba gukomeza kurira no gusiba kurya mu kwezi kwa gatanu, nk’uko nabigenjeje muri iyi myaka yose?» Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arambwira ati «Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga? Igihe se mwiriraga kandi mukanywa, si mwe ubwanyu mwiriraga kandi mukinywera? Mbese ye, aho ntibyaba ari byo Uhoraho yavugishije abahanuzi ba kera; igihe Yeruzalemu yari mu mahoro no mu ituze, ikikijwe n’imigi yayo, Negevu n’ibihugu by’imirambi bigituwe?’» (Nuko Uhoraho akomeza kubwira Zakariya ati) «Icyo gihe Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yavugaga atya: Nimuce imanza zitabera kandi buri muntu agirire impuhwe n’imbabazi umuvandimwe we. Ntimukarenganye umupfakazi n’impfubyi, umusuhuke n’umukene; ntihakagire n’umwe utekereza kugirira nabi umuvandimwe we. Ariko ababyeyi banyu banze kumva, bazamura intugu kandi bipfuka mu matwi ngo batumva. Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane. Kubera iyo mpamvu, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nabahamagaye ntibanyumve, ni ko nanjye bampamagaye sinabumva. Ahubwo nabatatanyirije mu mahanga yose batigeze bamenya, baragenda, igihugu gisigara gusa, ntihagira uhanyura cyangwa ngo ahagaruke. Nuko igihugu kitagiraga uko gisa bagihindura amatongo.» Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye: Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye, kandi nkanayigirira urukundo rwinshi. Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu. Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.» Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke, bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu. Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana, abahungu n’abakobwa bazahakinira. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka mu maso y’abasigaye b’uwo muryango, no ku bwanjye se ntibizashoboka? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye, nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba. Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu, bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo, mu budahemuka no mu butungane. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Nimukomere, mwebwe uyu munsi mwumva amagambo yavuzwe n’abahanuzi, muri iyi minsi hazatangirwa urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kugira ngo iyo Ngoro yongere yubakwe. Kuko mbere y’iyi minsi, abantu nta cyo bari bafite, n’amatungo nta cyo yari abamariye. Uwagendaga ntiyizeraga kugaruka amahoro ku mpamvu y’uwamusagarira; kuko abantu bose nabaretse bagasubiranamo. Ariko noneho, abasigaye b’uyu muryango sinzongera kubamerera nka mbere, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Koko rero, ngiye kubiba amahoro, umuzabibu urumbuke imbuto, ubutaka butange umusaruro wabwo, n’ijuru rigushe ikime cyaryo, maze ibyo byose nzabigabire abasigaye b’uy’umuryango. Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere! Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nari naragambiriye kubagirira nabi, mbitewe n’ababyeyi banyu bari barandakaje, kandi simbireke — ni ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze — ni na ko nisubiyeho, noneho nkaba niyemeje kugirira neza Yeruzalemu n’inzu ya Yuda. Mwitinya rero na gato! Dore amabwiriza muzakurikiza: buri muntu nabwire mugenzi we ukuri, mu nkiko zanyu muce imanza zitabera, zishyigikiye amahoro; ntimugatekereze kugirirana nabi; ntimukarahire ibinyoma kuko ibikorwa nk’ibyo mbyanga. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ambwira iri jambo, ati «Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!» Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini. Abaturage b’umugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati «Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo.» Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no kumwurura. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’» Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki, i Damasi rirahahagarara; kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho kimwe n’imiryango yose ya Israheli, na Hamati umuturanyi wayo, ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi. Tiri yiyubakiye ikigo gikomeye, irundarunda feza nyinshi ingana n’umukungugu, na zahabu ingana n’icyondo cyo mu mayira. Nyamara Uhoraho azayigarurira, arohe inkike zayo mu nyanja, na yo ubwayo izatwikwe n’umuriro. Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara, Gaza ishengurwe n’umubabaro, na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije. Gaza ntizongera kugira umwami, na Ashikeloni yoye guturwa ukundi. Ashidodi izaturwa n’ibinyendaro, nzatsembe n’ubwibone bw’Umufilisiti. Nzavana amaraso mu kanwa ke, muvane mu menyo ibiribwa bizira, bityo na we azabe uwasigaye w’Imana yacu. Azagira uruhare mu muryango wa Yuda, na Ekironi izamere nk’Umuyebuzi. Nzashinga ingando imbere y’inzu yanjye nyirinde abagenda n’abagaruka; nta munyamaboko uzongera guhonyora umuryango wanjye, kuko ubu mbyirebera n’amaso yanjye. Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya. Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi. Naho wowe, ubikesheje isezerano ry’amaraso twagiranye, ngiye kukurekurira imfungwa zawe, zifungiye mu cyobo cyakamye. Nimuhaguruke mu mugi ukomeye, mfungwa zuzuye amizero, n’uyu munsi ndetse ndabihamya: nzaguha ibyiza byikubye kabiri. Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda, nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe, batere aba Yavani, kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo. Uhoraho azabagwa gitumo, umwambi we ubatungure nk’umurabyo. Uhoraho Imana azavuza akarumbeti, aze agendera mu nkubi y’umuyaga wo mu majyepfo. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabarinda: amabuye y’umuhumetso azatsemba kandi ajanjagure abanzi, anywe amaraso nk’aho ari divayi, asendere nk’urwabya rw’icyuhagiro rwuzuye amaraso y’ibitambo, cyangwa nk’amahembe yo ku rutambiro. Uwo munsi nyine, Uhoraho Imana yabo azabakiza, bo ntama z’umuryango we. Bazasa n’amabuye y’agaciro gakomeye, bazabengerane mu gihugu cyabo. Mbega ukuntu bazahirwa! Mbega ukuntu bazaba ari beza! Ingano zizashishisha abasore, na divayi nshyashya ishimishe inkumi. Nimusabe Uhoraho ngo imvura y’itumba icikire igihe. Uhoraho ni we utuma habaho imirabyo, agatanga imvura ihagije, imeza buri cyatsi cyo mu mirima. Ni koko, ibigirwamana byatanze ibisubizo bya nta byo, n’ibyo abapfumu bahanuye biba ibinyoma. Barotora inzozi zibeshya, bakanatanga amahumure adafashe. Ni cyo cyatumye imbaga yigendera nk’ubushyo bumerewe nabi, kuko bwabuze umushumba. Uburakari bwanjye bugiye kugurumanira abashumba, maze amasekurume nyibasire. Koko, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azasura ubushyo bwe, ari bwo nzu ya Yuda; azayigire nk’ifarasi y’indatwa ku rugamba. Mu nzu ya Yuda hazaturuka ibuye nsanganyarukuta, haturuke n’inkingi ifashe ihema, n’umuheto w’intambara, haturukemo n’abatware bose. Bazaba ari intwari, bazarwane baribata ibyondo byo mu mayira; bazatsinda kuko Uhoraho azaba ari kumwe na bo, abazaba bari ku mafarasi bazakorwe n’isoni. Nzakomeza ubutwari bw’inzu ya Yuda, nkize n’inzu ya Yozefu. Nzabasubiranya kuko mbafitiye impuhwe nk’aho ntigeze mbatererana; nzabumva kuko ndi Uhoraho, Imana yabo. Ab’inzu ya Efurayimu bose bazaba intwari, basagwe n’ibyishimo nk’abanyoye divayi. Abana babo nibababona bazishima, basabwe n’umunezero babikesheje Uhoraho. Nzabahamagara mbakoranyirize hamwe kuko nabacunguye, bazongere bagwire nk’uko bahoze kera. Nabatatanyirije mu mahanga; ariko n’ubwo bazaba kure, bazanyibuka; bazabyara abana kandi bazatahuke. Nzabagarura mbakoranyirize hamwe, mbavanye mu gihugu cya Misiri na Ashuru. Nzabinjiza mu gihugu cya Gilihadi no muri Libani, ariko n’ibyo ntibizaba bihagije. Bazambuka inyanja ya Misiri, Uhoraho azacubya imivumba yo mu nyanja, amazi yose ya Nili azakama. Ubwirasi bwa Ashuru buzashira, inkoni ya Misiri ivanweho. Imbaraga zabo zizaba muri Uhoraho, kandi baziratane izina rye, uwo ni Uhoraho ubivuze. Libani we, kingura amarembo yawe, maze umuriro utwike amasederi yawe. Mizonobari, nimuboroge kuko isederi yaguye, ibihangange bikaba byatsinzwe. Mishishi y’i Bashani, nimuboroge, kuko ishyamba ry’intamenwa ryashiriye hasi. Nimwumve amaganya y’abashumba, kuko ikuzo ryabo ryahindutse ubusa; mwumve umutontomo w’ibyana by’intare, kuko ubwirasi bwa Yorudani bwatsiratsijwe. Uhoraho, Imana yanjye, avuze atya: Ragira izo ntama zigenewe kubagwa, zo abaguzi bazo babaga uko bishakiye; bakazicuruza bavuga bati «Imana irakarama, birankungahaje!», mu gihe n’abashumba bazo batakizigirira impuhwe. Nanjye rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, sinzongera kugirira impuhwe abatuye isi. Koko rero, ngiye gutanga abantu, buri muntu mugabize umuturanyi we n’umwami we. Abami bazasenyagura ibihugu, kandi sinzagobotora abantu mu nzara zabo». Nuko ndagira intama abacuruzi bari bageneye kubagwa. Mfata inkoni ebyiri, imwe nyita «Butoneshwe», indi nyita «Bwumvikane», maze ndagira intama. Hanyuma, mu kwezi kumwe nkuraho abashumba batatu; ariko n’intama sinabasha kuzihanganira kandi na zo ziranzinukwa. Nuko ndavuga nti «Sinzongera kuziragira! Igomba gupfa, nipfe; igomba kuzimira nizimire; izizarokoka, zizaryane.» Ubwo mfata inkoni yanjye «Butoneshwe», nyivunamo kabiri, kugira ngo mvaneho isezerano nagiranye n’amahanga yose. Nuko rya sezerano rivanwaho uwo munsi, n’abacuruzi b’intama bandebaga bamenyeraho ko iryo ari ijambo ry’Uhoraho. Nuko ndababwira nti «Niba ari uko mubishaka, nimumpe igihembo cyanjye; niba bitabaye ibyo, mubyihorere.» Koko bampa igihembo cyanjye gihwanye n’amasikeli mirongo itatu ya feza. Uhoraho arambwira ati «Iyo ngirwagihembo bangereranyije na yo, yijugunyire umucuzi.» Ubwo mfata ya masikeli mirongo itatu ya feza, nyajugunyira umucuzi wari mu Ngoro y’Uhoraho. Hanyuma mvuna inkoni ya kabiri yitwa «Bwumvikane», kugira ngo ubuvandimwe bwa Yuda na Israheli buveho. Uhoraho arambwira ati «Noneho ambara nk’umushumba w’umusazi. Koko rero, dore ngiye kuzana umushumba muri iki gihugu: intama yazimiye ntazayitaho; iyatannye ntazayishakashaka; iyakomeretse ntazayomora n’imerewe neza ntazayikenura. Ahubwo azarya amatungo y’imishishe, ayasature n’ibinono. Ariyimbire umushumba w’imburamumaro, utererana ubushyo! Inkota izamusature ukuboko, imunogoremo n’ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kurakumirana rwose, ijisho rye ry’iburyo rihume burundu.» Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Israheli. Uhoraho warambuye ijuru, agahanga isi, we waremye umutima w’umuntu mu bantu, avuze atya: Yeruzalemu ngiye kuyigira inkongoro izengereza amahanga yose ayikikije. Yuda na yo bizayigendekera bityo, igihe Yeruzalemu izaba yafashwe. Koko rero, uwo munsi Yeruzalemu nzayigira nk’ibuye rinini amahanga adashobora guterura. Uzashaka kuriterura wese azarikomerekeraho, amahanga yose y’isi azakoranire kuyirwanya. Uwo munsi kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, amafarasi nzayatera ubwoba n’abayagenderaho mbatere ibisazi, ariko inzu ya Yuda nzayihanga amaso, amafarasi yose y’amahanga nyahindure impumyi. Nuko abatware ba Yuda bazibwire bati «Imbaraga z’abatuye Yeruzalemu ziri muri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana yabo.» Uwo munsi, abatware ba Yuda bazahinduka nk’ikara ryakira mu nsi y’inkwi, cyangwa nk’ifumba imurika mu nsi y’umushandiko w’ingano. Bazatsemba impande zose amahanga abakikije, ariko Yeruzalemu yo ikazaguma mu kibanza cyayo. Uhoraho azarwana mbere na mbere ku mahema ya Yuda, kugira ngo ishema ry’inzu ya Dawudi n’iry’umuturage w’i Yeruzalemu, ritamamara kuruta irya Yuda. Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere. Uwo munsi, nzahagurukira gutsemba amahanga yose azatera Yeruzalemu. Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza. Uwo munsi, icyunamo kizaba ari cyose muri Yeruzalemu, mbese nk’icyo bagirira Hadadi‐Rimoni mu kibaya cy’i Megido. Igihugu kizajya mu cyunamo, buri muryango ukwawo: umuryango wa Dawudi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Natani ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Levi ukwawo, n’abagore ukwabo; umuryango wa Shimeyi ukwawo, n’abagore ukwabo; n’indi miryango yose ukwayo, n’abagore ukwabo. Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu. Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu. Nuko nihagira ukomeza guhanura, se na nyina bamubyaye bazamubwire bati «Ntugomba kubaho, kuko ibyo utangaza mu izina ry’Uhoraho ari ibinyoma.» Nuko igihe azaba ariho ahanura, se na nyina bamubyaye bazamusogote. Uwo munsi, buri muhanuzi azaterwa isoni n’ibonekerwa rye igihe azaba ahanura, kandi ntazatinyuka kongera kubeshya abantu, yambara igishura cy’ubwoya cyagenewe abahanuzi. Azahakana avuga ati «Nta bwo ndi umuhanuzi, ahubwo ndi umuhinzi ndetse ntunze n’isambu kuva mu buto bwanjye.» Nuko bazamubaze bati «Ibyo bikomere bikuri ku gituza ni iby’iki?» Azasubize ati «Nabikomerekeye mu nzu z’amahabara yanjye.» Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo. Nuko rero, mu gihugu cyose, uwo ni Uhoraho ubivuze, bibiri bya gatatu by’abaturage bishire, birimbuke, ariko kimwe cya gatatu kirokoke. Abo barokotse nzabanyuze mu muriro, mbasukure nk’uko basukura feza, mbasuzume nk’uko basuzuma zahabu; bityo baziyambaze izina ryanjye, nanjye nzabababarire. Nzavuga nti «Ni umuryango wanjye», na bo bavuge bati «Uhoraho ni we Mana yacu». Nguyu umunsi w’Uhoraho uraje, uwo bazagabanaho iminyago rwagati muri wowe, Yeruzalemu. Nzakoranyiriza amahanga yose hafi ya Yeruzalemu kugira ngo ashoze urugamba: umugi uzafatwa, amazu asahurwe, abagore babafate ku gahato. Igice cya kabiri cy’abaturage kizajyanwa bunyago, ariko abazaba bacitse ku icumu ntibazatsembwa mu mugi. Nuko Uhoraho, umunsi azatabara, umunsi w’isibaniro, azajye ku rugamba kurwanya ayo mahanga. Uwo munsi, azashinga ibirenge bye ku musozi w’imizeti uteganye na Yeruzalemu, aherekera mu burasirazuba. Uwo musozi w’imizeti uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba werekeza iburengerazuba, uhinduke igisiza kinini cyane. Igice kimwe cy’uwo musozi kizashyiguka kigana mu majyaruguru, ikindi kigane mu majyepfo. Nuko muzahungire mu kibaya cy’imisozi yanjye, kuko ikibaya cy’imisozi kizagera i Yasali. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito w’isi ku gihe cya Oziya, umwami wa Yuda. Hanyuma Uhoraho, Imana yanjye azaza, ari kumwe n’abatagatifu be bose. Uwo munsi, nta rumuri, nta bukonje cyangwa ikibunda bizabaho; uzaba umunsi w’imbonekarimwe, Uhoraho arawuzi. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho ukundi, ariko nibigeza ku mugoroba urumuri ruzamurika. Uwo munsi kandi, amazi y’ubugingo azavubuka muri Yeruzalemu, igice kimwe kigane mu nyanja y’iburasirazuba, ikindi kijye mu nyanja y’iburengerazuba. Bizamera bityo mu cyi kimwe no mu itumba; nuko Uhoraho azabe umwami w’isi yose. Uwo munsi, Uhoraho azaba umwe rukumbi, n’izina rye rimwe rukumbi. Igihugu cyose kizahinduka ikibaya kuva i Geba kugera i Rimoni, mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ubwo Yeruzalemu izashyirwa ejuru aho yahoze, kuva ku irembo rya Benyamini kugera ku irembo rya kera; ukagera no ku irembo ry’imfuruka no kuva ku munara wa Hananeli kugera ku rwengero rw’umwami. Bazahatura kandi nta n’umuvumo uzahaba ukundi; Yeruzalemu izaguma mu mutekano. Noneho rero, dore icyorezo Uhoraho azahanisha amahanga yose azaba yararwanyije Yeruzalemu: azatera imibiri yabo kubora kandi buri muntu agihagaze; amaso yabo azaborera mu kinogo cyayo n’ururimi rwabo ruborere mu kanwa. Uwo munsi, Uhoraho azabakangaranya bikomeye, buri muntu asingire mugenzi we maze barwane. Yuda izarwanirira Yeruzalemu, ubukungu bw’amahanga yose ahakikije buzarundanywe; ari ubwa zahabu, feza n’imyambaro itagira ingano. Icyorezo nk’icyo kizasingira n’amafarasi, inyumbu, ingamiya, indogobe n’amatungo yose azaba ari mu ngando yabo: icyorezo kizaba kimwe. Nuko abacitse ku icumu bose bo mu mahanga azaba yararwanyije Yeruzalemu, uko umwaka utashye bajye bazamurwa no gupfukamira Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando. Ariko imiryango yo ku isi itazazamuka ngo ijye i Yeruzalemu gupfukamira Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, abo ntibazagusha imvura. Ariko se niba umuryango wo mu Misiri utaje, uzahonoka icyorezo Uhoraho yageneye amahanga, atazamukira guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando? Icyo ni cyo kizaba igihano cya Misiri, kimwe n’amahanga yose atazazamuka ngo ajye guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando. Uwo munsi, ku nzogera zambawe n’amafarasi hazaba handitsweho ngo «Yeguriwe Uhoraho»; inkono zo mu Ngoro zizamera nk’inzabya z’icyuhagiro ziri imbere y’urutambiro. Inkono zose z’i Yeruzalemu n’izo muri Yuda zizegurirwa Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Abazaba baje gutura igitambo bose bazazitekamo amaturo yabo. Uwo munsi kandi, nta mucuruzi uzaba akirangwa mu Ngoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Dore ubutumwa Uhoraho yoherereje Abayisraheli, abunyujije kuri Malakiya. Narabakunze — uwo ni Uhoraho ubivuga — ariko mwe murabaza muti «Udukunda ku buhe buryo?» Yemwe, Ezawu se ntiyari umuvandimwe wa Yakobo? — uwo ni Uhoraho ubivuga — nyamara nakunze Yakobo, Ezawu ndamwanga. Imisozi ye nayigabije abayihindura amatongo, umurage we nywugabira imbwebwe zo mu butayu. Edomu aravuga ati «Twarasenyewe, ariko tuzongera twubake ahahindutse amatongo!» None Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arasubije ati «Nibubake, ariko nzabisenya! Bityo bazitwa ’Igihugu cy’ubugome n’umuryango Uhoraho ahora arakariye.’ Muzabyirebera ubwanyu maze muvuge muti ’Uhoraho ni igihangange, ndetse n’ahatari mu gihugu cya Israheli.’» Umwana yubaha se, umugaragu akubaha shebuja. None se, niba ndi so, icyubahiro mumpa ni ikihe? Niba se ndi shobuja, igitinyiro kinkwiye kiri hehe? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubibabwira, mwebwe baherezabitambo, musuzugura izina ryanjye. Murabaza muti «Izina ryawe twarisuzuguye dute?» Murisuzugura buri gihe mumuritse ibiribwa byahumanye ku rutambiro rwanjye. Murabaza na none, muti «Twaguhumanyishije iki?» Mumpumanya igihe muvuga muti «Ameza y’Uhoraho nta cyo amaze.» Ni ko se, iyo muntuye itungo ryahumanye ho igitambo, nta bwo ari bibi? Igihe mutuye itungo ricumbagira cyangwa rirwaye, nta bwo se ari bibi? Cyo ngaho rero, riture umutegetsi wawe; azakwishimira se? Ubwo se, azakwakira nk’aho umufiteho ubutoni? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Noneho rero, cyo nimugerageze kurura Imana kugira ngo itugirire impuhwe, kuko ibi byose ari mwe byaturutseho. Ariko se, izashobora ite kubakirana urugwiro? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nibura nihaboneke umwe muri mwe akinge inzugi z’Ingoro, kugira ngo mutava aho mwongera gucana umuriro w’impfabusa ku rutambiro rwanjye! Sinkibishimira na gato, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, n’amaturo yanyu ndayanze! Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara mwebwe muravuga muti «Ameza y’Uhoraho yarahumanye; ibiribwa bayashyiraho birasuzuguritse.» Murongera muti «Uyu murimo uraruhanyije!» maze mukansuzugura, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Murazana itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye, mukarintura; bene ayo maturo, nshobora se kuyakira? Uwo ni Uhoraho ubivuga. Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga. Nuko rero, ibi ni mwe bibwirwa, mwebwe baherezabitambo! Nimwanga kunyumva ntimugerageze no guha izina ryanjye icyubahiro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nzabavuma maze umugisha wanyu nywuhinduremo umuvumo. Ni koko nzabavuma, kuko nta n’umwe muri mwe ukigira icyo yitaho. Dore ngiye kubaca ukuboko, mbatere mu maso amayezi y’amatungo mutura ku minsi mikuru, maze muzayoranwe na yo. Icyo gihe muzumva ko ari jyewe ubihanangirije, ngira ngo nkomeze isezerano nagiranye na Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Isezerano twagiranye ryamuheshaga ubugingo n’amahoro; koko nabimuhanye n’igitinyiro, kugira ngo ajye anyubaha. Yahindaga umushyitsi imbere y’izina ryanjye, umunwa we wamamazaga amanyakuri. Nta kinyoma kigeze kirangwa mu kanwa ke, ahubwo yagendanaga nanjye mu budahemuka no mu butungane, agahindura abantu benshi. Ni koko, iminwa y’umuherezabitambo ishinzwe kwita ku bumenyi, kandi n’inyigisho zigashakirwa mu kanwa ke, kuko ari we ntumwa y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Nyamara kuri mwe si ko bimeze: mwateshutse inzira maze muyobya benshi n’inyigisho zanyu, mwishe isezerano rya Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nanjye, ni cyo gitumye mbagira insuzugurwa n’ibigoryi muri rubanda rwose, kuko mutakurikije inzira zanjye kandi mukabera mu gukemura imanza. Twese se, Data si umwe? Ntitwaremwe se n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana, tukica isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu? Yuda yishe isezerano, akorera amahano muri Israheli n’i Yeruzalemu. Ni koko, bene Yuda bandavuje ahantu hatagatifu hakundwa n’Uhoraho, barongora abakobwa basenga ibigirwamana by’amahanga. Buri muntu wese ugenza atyo, Uhoraho arakamwima umwishingira n’umuvugizi mu mahema ya Yakobo, ndetse ntakabone n’umuturira igitambo cyo kumusabira kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Si ibyo gusa kandi, hari n’ibindi mukora: mwahindanyije urutambiro rw’Uhoraho n’amarira, muraniha mukaganya mubitewe n’uko atacyita ku maturo yanyu, akaba nta cyo acyakira kivuye mu biganza byanyu. Muribaza muti «Ibyo se abiterwa n’iki?» Abiterwa n’uko yabaye umuhamya w’amasezerano wagiranye n’umugore wo mu busore bwawe, none ukaba waramwirukanye. Nyamara yari mugenzi wawe, uwo wihitiyemo! None se Uhoraho ntiyabafatanyije ku buryo muba ikiremwa kimwe, kigizwe n’umubiri n’umwuka w’ubugingo? Icyo kiremwa se cyifuza iki? Si uko Imana yagiha urubyaro? Nuko rero, nimwubahe uwo mwuka w’ubugingo ubarimo, kandi ntihakagire uhemukira umugore wo mu busore bwe. Koko rero, Uhoraho, Imana ya Israheli, avuze atya: Nanga ko umugabo yasenda umugore we, maze ako karengane akakanwanwagiza. Ahubwo nimwubahe ubugingo bwanyu, maze mwirinde guhemuka! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Murananiza Uhoraho n’amagambo yanyu! Nyamara mukabaza muti «Ese icyo tumunanizaho ni iki?» Mumunaniza igihe muvuga muti «Umuntu wese ukora ikibi aba atunganye mu maso y’Uhoraho; bene abo ni bo yishimira», cyangwa ngo «Imana ituma ubutabera buganza iri hehe?» Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera. Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Jyewe, Uhoraho, nta bwo nahindutse; ahubwo ni mwebwe, bene Yakobo, muhora muhinduka! Kuva mu bihe by’abasekuruza banyu, mwirengagiza amabwiriza yanjye, ntimuyakurikize. Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara murabaza muti «Tuzakugarukira dute?» Ni ko se, umuntu ashobora kubeshya Imana? Ariko mwebwe murambeshya! Murongera muti «Twakubeshye mu biki?» Mumbeshya mu gutanga igice cya cumi cy’ibyo mutunze, no mu gutanga amaturo yanyu. Nuko rero, muravumwe, mwebwe na rubanda bose, kuko mumbeshya! Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi. Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Amahanga yose azabita abanyahirwe, kuko muzatura mu gihugu cy’umunezero. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Muravuga amagambo ansesereza, uwo ni Uhoraho ubivuga, hanyuma mukabaza muti «Ese amagambo twakuvuze ni ayahe?» Muravuga muti «Nta kamaro gukorera Imana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo? Ubu abirasi, ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza; n’ubwo bagerageza Imana bwose, nta cyo bibatwara!» Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye, handikwa mu gitabo amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera; bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro. Muzanyukanyuka abagome, bamere nk’ivu mu nsi y’ibirenge byanyu kuri uwo munsi nateganyije. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Nimwibuke Amategeko ya Musa, umugaragu wanjye, we nahaye amategeko n’amabwiriza kuri Horebu, kugira ngo ayashyikirize Israheli yose. Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi. Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu. Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu. Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya, Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni. Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu. Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine. Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.» Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we. Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu. Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira. Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.» Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.» Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo. Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.» Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge. Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati «Kuri Rama bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.» Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri; aramubwira ati «Haguruka, ujyane umwana na nyina, usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye». Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Israheli. Ariko yumvise ko Arikelawusi yazunguye se Herodi mu Yudeya, atinya kujyayo. Nk’uko rero yabisobanuriwe mu nzozi, agana mu karere ka Galileya, ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi, ngo «Azitwa Umunyanazareti». Muri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya, avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’» Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura. Nuko abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame. Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje? Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu. Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe. Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro. Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» Nuko Yezu ava mu Galileya ajya kuri Yorudani, asanga Yohani kugira ngo abatizwe na we. Yohani ashaka kumuhakanira ati «Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!» Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera. Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru. Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.» Hanyuma Yezu ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’» Nuko Umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’» Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numfukamira ukandamya.» Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’» Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza. Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya, yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’abanyamahanga! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.» Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira. Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza. Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, iYeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho. Yezu abonye icyo kivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati «Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahozwa. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije. Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru. Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye. Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye mugenzi we, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira mugenzi we ’Gicucu!’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ’Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma. Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ntuzasambane’, jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. Kandi byaravuzwe ngo ’Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe — aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye. Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzarahire ibinyoma ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’. Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato: ari ukurahira ijuru, kuko ari inteko y’Imana; ari ukurahira isi, kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu, kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. Mujye muvuga muti ’Yego’, niba ari yego, cyangwa ’Oya’, niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi. Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi ’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze. Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane. Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe, nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musenga, ntimukagenze nk’ indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe, ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba. Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none. Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho. Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi. Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. Kuko, aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri. Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se, niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki! Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu. Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro? Nimurebe inyoni zo mu kirere: ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira! Mwebwe se, ntimuzitambukije agaciro? Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe? Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha. Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo. Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe? Mwibunza rero imitima muvuga ngo ’Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki? Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho. Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije. Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone? Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ’Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho rya mugenzi wawe. Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha. Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa. Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye? Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira: ngayo Amategeko n’Abahanuzi. Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake! Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa? Cyangwa se imitini ku mikeri? Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro. Nuko rero, muzabamenyera ku mbuto bera. Umbwira wese ngo ’ Nyagasani, Nyagasani ', si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Benshi bazambwira uwo munsi bati ’Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe? Ubwo nzaba bwira nti ’Sinigeze mbamenya; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!» Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije, kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo. Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira. Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» Yezu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.» Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati «Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane». Yezu aramubwira ati «Ndaje mukize». Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ’Genda’, akagenda; undi nti ’Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.» Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati «Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.» Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati «Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa.» Nuko wa mugaragu akira ako kanya. Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye, yahinduwe. Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira. Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi; nuko azirukana azikabukira, maze akiza abarwayi bose, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu.» Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. Umwigishamategeko aramwegera ati «Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.» Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.» Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.» Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.» Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare, turashize!» Arababwira ati «Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?» Hanyuma arahaguruka, ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati «Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira!» Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira. Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?» Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga. Roho mbi ni ko kwinginga Yezu, ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.» Arazibwira ati «Nimuzijyemo!» Nuko ziva muri abo bantu, zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja, urarohama. Abashumba barahunga, basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose, n’ibyerekeye abahanzweho. Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu. Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we. Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!» Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi... », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Arahaguruka, arataha. Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo. Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira. Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati «Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?» We rero abyumvise, aravuga ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.» Nuko abigishwa ba Yohani baramusanga, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda, ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.» Igihe akibabwira, umutware aramwegera, amupfukama imbere, amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza, arakira.» Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye. Kuko yibwiraga ati «Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!» Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira. Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati «Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.» Nuko baramuseka. Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose. Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!» Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.» Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!» Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!» Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose. Bakiva aho, bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!» Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.» Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu. Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi. Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza. Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe? Ntimukabatinye rero, kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Icyo mbabwiriye mu mwijima, muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru. Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe: maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe. Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.» Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo. Yohani, aho yari mu buroko, amaze kumva ibyo Kristu akora, yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?» Yezu arabasubiza ati «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona: impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza. Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!» Izo ntumwa zitirimutse, Yezu abwira rubanda ibya Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo se ruhubanganywa n’umuyaga? Mwagiye kureba iki? Umuntu se wambaye imyenda y’agatangaza?... Abambaye iy’agatangaza se ko batuye mu ngoro z’abami! Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’» Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana. Ni uko Abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani. Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. Ufite amatwi yo kumva niyumve! Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi, bati ’Twavugije umwironge, maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati ’Yahanzweho!’ Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo.» Nuko atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi, ikarenga ntiyihane, avuga ati «Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu. Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.» Icyo gihe Yezu yungamo ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira. Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.» Icyo gihe, ku munsi w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze. Abigishwa be bakaba bashonje, bamamfuza ingano, barazirya. Abafarizayi babibonye baramubwira bati «Dore re, abigishwa bawe barakora ibyabujijwe ku isabato!» Ariko we arababwira ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, n’uko bariye imigati y’umumuriko batashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine? Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko uko abaherezabitambo bakorera mu Ngoro y’Imana ku munsi w’isabato bahora bica ikiruhuko cyayo, ntibibabere icyaha? Nyamara rero ndabibabwiye: hano hari igitambutse iyo Ngoro. Iyo musobanukirwa n’iri jambo ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo’, ntimuba mwarahamije icyaha abaziranenge. Koko, Umwana w’umuntu ni Umugenga w’isabato.» Avuye aho, ajya mu isengero ryabo. Maze ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cyumiranye. Nuko baramubaza bati «Ese biremewe gukiza umuntu ku munsi w’isabato?», bagira ngo babone icyo bamurega. We rero arabasubiza ati «Ni nde muri mwe wagira intama imwe, yagwa mu mwobo ku munsi w’isabato, ntajye kuyikuramo? Nyamara umuntu arushije kure intama agaciro! Nuko rero biremewe kugira neza ku munsi w’isabato.» Hanyuma abwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Arakirambura, nuko kimera neza, kiba kizima nk’ikindi. Ni bwo Abafarizayi basohotse, bajya inama yo gushaka uko bamwicisha. Yezu abimenye, ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo «Dore Umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri. Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda; abanyamahanga bazizera Izina rye.» Nuko Yezu bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi, akaba impumyi n’ikiragi; aramukiza, nuko ikiragi kiravuga kandi kirareba. Rubanda rwose baratangara, baravuga bati «Aho uriya ntiyaba Mwene Dawudi?» Abafarizayi babyumvise, baravuga bati «Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Yezu amenye ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yabyaye amahari irarimbuka: nta mugi, nta rugo byasubiranamo ngo bikomere. Niba Sekibi yirukana Sekibi, ubwo ni we wirwanya. Ingoma ye izakomera ite? Niba kandi ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. Ariko niba ari Roho w’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo. Cyangwa se, umuntu ashobora ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko no gusahura ibintu bye atabanje kumuboha? Ni bwo yabona kumusahurira inzu. Utari kumwe nanjye arandwanya, n’utarunda hamwe nanjye aranyanyagiza. Ni cyo gituma mbabwira nti: Icyaha cyose n’ubutukamana bwose bizababarirwa, ariko gutuka Roho Mutagatifu ntibizababarirwa. Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko navuga nabi Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi, ari muri iki gihe, ari no mu kizaza. Niba mufite igiti cyiza, n’imbuto zacyo zizaba nziza; nyamara nimugira igiti kibi, n’imbuto zacyo zizaba mbi: kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo. Mwa nyoko mbi z’impiri mwe, mwashobora mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? N’ubundi akuzuye umutima gasesekara ku munwa! Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo; n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse. Ndabibabwira: ku munsi w’urubanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze. Kuko amagambo yawe ari yo azatuma uba intungane, cyangwa se agatuma ucibwa.» Nuko bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi baraterura, bati «Mwigisha, turifuza kubona ukora igitangaza.» Arabasubiza ati «Iyi nyoko mbi kandi y’abahemu irashaka ikimenyetso! Nta kindi kimenyetso izahabwa, atari icy’umuhanuzi Yonasi. Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. Ku munsi w’urubanza, Abanyaninivi bazahagurukira ab’iyi ngoma, maze babatsinde, kuko bo bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi! Umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma kuri uwo munsi w’urubanza, maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni! Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti ’Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’ Yahagera igasanga idatuwe, ikubuye, iteguye. Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku. Nguko uko bizamerera iki gisekuru kibi.» Akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze, bashaka kugira icyo bamubwira. ( Nuko umuntu aramubwira ati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.») Yezu asubiza uwari ubimubwiye, ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be, ati «Dore mama n’abavandimwe banjye! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.» Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. Ufite amatwi, niyumve!» Abigishwa baramwegera, baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki?» Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo, ntibabihawe. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo ’Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho, nkabakiza.’ Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva! Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.» Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza, abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. Ingano ziramera, zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ’Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu?’ Arabasubiza ati ’Ni umwanzi wabigize!’ Abagaragu barongera bati ’Urashaka ko tujya kururandura?’ Ati ’Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano. Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’» Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura, isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.» Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.» Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani; bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati «Umunwa wanjye uzavuga mu migani, nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.» Hanyuma asiga aho rubanda, ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi; umwanzi warubibye ni Sekibi; isarura ni iherezo ry’isi; abasaruzi ni abamalayika. Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve! Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima. Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda, akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura. Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. Iyo rwuzuye, barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi: abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.» Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese, wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.» Yezu arangije iyo migani, ava aho. Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya byose abikomora he?» Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati «Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.» Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo. Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. Nuko abwira ibyegera bye, ati «Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.» Koko Herodi yari yarafashe Yohani, aramuboha aranamufungisha, abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. Kuko Yohani yamubwiraga, ati «Ntibyemewe ko umutunga.» Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati «Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita.» Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. Umutwe bawuzana ku mbehe, bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu. Yezu amaze kubyumva, ajya mu bwato, agana ahantu h’ubutayu hitaruye; rubanda rubimenye ruva mu migi, rumukurikira ku maguru. Amaze kwambuka, abona abantu benshi, abagirira impuhwe; akiza ibimuga byabo. Bugorobye, abigishwa be baramwegera, bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.» Ariko Yezu we arababwira ati «Bikwirirwa bajyayo; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramusubiza bati «Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.» Arababwira ati «Nimubinzanire hano.» Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri! Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana. Nuko Yezu aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba, kuko umuyaga wabuturukaga imbere. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima, bati «Ni Baringa!» Bashya ubwoba, ni ko kuvuza induru. Ako kanya Yezu arababwira, ati «Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!» Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!» Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira, ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?» Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha. Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!» Bamaze kwambuka, bagera mu karere ka Genezareti. Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira. Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu ni ko kwegera Yezu, bati «Ni iki gituma abigishwa bawe bica umuco w’abakurambere? Dore ntibakaraba iyo bagiye gufungura!» Arabasubiza ati «Mwebwe se, ni iki gituma mwica itegeko ry’Imana, mubikurije ku muco wanyu? Dore Imana yaravuze iti ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi iti ’Uzatuka se cyangwa nyina, azicwe.’ Mwebweho ariko muravuga ngo: Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina, ati ’Ibintu najyaga kuzagufashisha, nabituye Imana’, ntaba agitegetswe gufasha se na nyina. Bityo mukaba mukuyeho ijambo ry’Imana mukurikije umuco wanyu! Mwa ndyarya mwe! Izayi yabahanuyeho neza, igihe avuze ati ’Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’» Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve! Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.» Nuko abigishwa be baramwegera baramubwira bati «Aho uzi ko Abafarizayi bumvise ayo magambo, bikabarakaza?» Yezu ati «Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru, kazarandurwa. Nimubihorere: ni impumyi zirandata izindi impumyi! Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.» Petero araterura ati «Dusobanurire uwo mugani.» Yezu ati «Namwe ntimuramenya ubwenge? Ntimwumva se ko igishyirwa mu kanwa cyose, kijya mu nda, hanyuma kikajya mu musarane, naho ibiva mu kanwa bituruka mu mutima akaba ari byo bihumanya umuntu? Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi. Ngibyo ibyanduza umuntu; naho kurya udakarabye si byo bihumanya umuntu.» Hanyuma Yezu ava aho, yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!» Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane, kuko adusakuza inyuma.» Ariko we arabasubiza, ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.» Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!» Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Ako kanya umukobwa we arakira. Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.» Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?» Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.» Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi! Nyamara abariye bari ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abana. Yezu amaze gusezerera rubanda, ajya mu bwato, berekeza mu karere ka Magadani. Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi baramusanga, bagira ngo bamwinje, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru. Arabasubiza ati «Ku mugoroba, muravuga muti ’Hazaba umucyo kuko ijuru ari umutuku’; no mu museke, muti ’Uyu munsi uraba mubi kuko ijuru ari urwijiji’. Bityo mukamenya gusobanura neza uko ijuru risa, nyamara ntimushobore kumenya ibimenyetso by’iki gihe turimo! Iki gisekuru kibi kandi cy’abasambanyi kirashaka ikimenyetso! Ariko nta kindi kimenyetso bazabona, atari icya Yonasi.» Ubwo abasiga aho arigendera. Igihe bambukaga ngo bafate hakurya, abigishwa basanga bibagiwe kujyana imigati. Nuko Yezu arababwira ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.» Naho bo mu mutima baribwira bati «Ni uko tutazanye imigati.» Yezu arabimenya, arababwira ati «Mwa bemera gato mwe, n’iki gituma mujya impaka ngo ntimwazanye imigati? Ntimurasobanukirwa? Ntimwibuka se ya migati itanu yahagije abantu ibihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara mwahavanye? Ntimwibuka se ya migati irindwi yahagije abantu ibihumbi bine, n’umubare w’inkangara mwahavanye? Ni iki gituma mutumva ko atari imigati navugaga, igihe nababwiraga nti ’Nimwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi!’» Nuko bumva ko atari yababwiye kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo kwirinda inyigisho z’Abafarizayi n’iz’Abasaduseyi. Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?» Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.» Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu. Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!» Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye. Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.» Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri. Ubwo Musa na Eliya bababonekera, baganira na we. Petero ni ko guterura abwira Yezu, ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Akivuga ibyo, igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!» Abigishwa babyumvise, bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi. Nuko Yezu arabegera, abakoraho, arababwira ati «Nimubaduke, mwitinya!» Bubuye amaso, ntibagira undi babona kereka Yezu wenyine. Bamanuka umusozi, Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.» Nuko abigishwa baramubaza bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza? Arabasubiza ati «Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose; ariko mbabwire: Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo.» Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga. Bageze iruhande rw’inteko y’abantu, umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati «Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.» Yezu arasubiza ati «Mbe bantu b’iki gihe, b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano.» Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi, imuvamo, ako kanya arakira. Nuko abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana?» Arababwira ati «Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ’Va aha ngaha, ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.» (... ) Umunsi umwe bateraniye mu Galileya, Yezu arababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.» Ibyo birabashavuza cyane. Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero, baramubaza bati «Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?» Arabasubiza ati «Araritanga.» Igihe bageze imuhira, Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati «Simoni, ubyumva ute? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda?» Amushubije ati «Ni rubanda», Yezu arongera ati «Nuko rero abana ntibabitegekwa. Nyamara, kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate, uyasamure; urayisangamo igiceri, ukijyane, maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.» Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?» Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru. Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri bene aba bato banyemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe maze akarohwa mu nyanja rwagati. Isi iragowe kubera ibibi byayo bigusha abantu mu byaha! Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyawe bigutera gukora icyaha, bice ubijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wajya mu bugingo ucitse ukuboko cyangwa ucumbagira, aho gutabwa mu muriro w’iteka, ufite ibiganza byawe byombi cyangwa ibirenge byombi. Ijisho ryawe kandi nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinoboremo maze urijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wakwinjira mu bugingo ufite ijisho rimwe, aho gutabwa mu nyenga y’umuriro, ufite amaso yombi. Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru. Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye? Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira. Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru. Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.» Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi?» Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi. Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ’Nyorohera, nzakwishyura byose.’ Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ’Ishyura ibyo undimo byose.’ Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ’Nyorohera, nzakwishyura.’ Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda, amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Bagenzi be babibonye, birabarakaza cyane; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ’Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’ Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.» Yezu amaze gutanga izo nyigisho, ava muri Galileya, ajya mu ntara ya Yudeya iri hakurya ya Yorudani. Abantu benshi baramukurikira arahabakiriza. Nuko Abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati «Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose?» Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, kandi ko yavuze ati ’Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’? Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!» Baramubaza bati «Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda mbere yo kwirukana umugore?» Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko — kandi akazana undi, aba asambanye.» Abigishwa baramubwira bati «Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.» Ni ko kubasubiza ati «Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve!» Nuko bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa barabakabukira. Yezu ni ko kubabwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo.» Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu. Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?» Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.» Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?» Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu! Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.» Abigishwa bumvise ayo magambo, baratangara cyane, barabaza bati «Ni nde ubasha kurokoka?» Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.» Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Nkatwe twaretse byose tukagukurikira, tuzamera dute?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli; n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere. Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ’Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’ Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’ Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ’Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati ’Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ’Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’ Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.» Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa, bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.» Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.» Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza bati «Turabishobora.» Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.» Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi». Igihe bavuye i Yeriko abantu benshi baramukurikira. Ubwo impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise ko Yezu ahise, zitera hejuru ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!» Rubanda barazicyaha ngo ziceceke, ariko zirushaho gusakuza, ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!» Yezu arahagarara, arazihamagara, arazibaza ati «Murashaka ko mbagirira nte?» Ziramusubiza ziti «Nyagasani, duhe guhumuka amaso!» Yezu agize impuhwe, azikora ku maso, maze ako kanya zirabona. Ni ko kumukurikira. Igihe begereye Yeruzalemu, bageze i Betifage ku musozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be. Arababwira ati «Nimujye mu mudugudu uri imbere yanyu; ako kanya nimuhagera, murasanga indogobe iziritse hamwe n’iyayo, muziziture, muzinzanire. Nihagira ugira icyo ababwira, mumusubize muti ’Nyagasani arazikeneye, ariko arazohereza vuba’.» Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi yavuze, ati «Mubwire Umwari wa Siyoni, muti ’Nguwo Umwami wawe w’ituze agusanze yicaye ku ndogobe n’iyayo, icyana cy’itungo riheka imizigo.’» Nuko abigishwa baragenda, maze bagenza uko Yezu yabibategetse; bazana indogobe n’iyayo. Hanyuma bazigerekaho ibishura byabo, maze Yezu yicaraho. Nuko abantu benshi barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!» Igihe yinjiye muri Yeruzalemu, umurwa wose ucikamo igikuba; barabaza bati «Uwo ni nde?» Naho rubanda ngo «Uwo ni Umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya.» Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana. Nuko yirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro y'Imana; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma. Maze arababwira ati «Handitswe ngo ’Inzu yanjye izitwa ingoro yo gusengeramo; none mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abajura!’» Hari kandi impumyi n’abacumbagira, bamusanga mu Ngoro maze arabakiza. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, babonye ibitangaza amaze gukora n’abana basakuzaga mu Ngoro bati ’Harakabaho mwene Dawudi!» Bararakara. Ni ko kumubwira bati «Aho urumva ibyo bariya bavuga?» Yezu arabasubiza ati «Ndabyumva, ariko se ntimwigeze musoma aya magambo ngo ’Witeguriye igisingizo mu kanwa k’abakiri ku ibere n’ibitambambuga’?» Hanyuma abasiga aho, maze ava mu murwa, ajya kurara i Betaniya. Agaruka mu murwa mu gitondo cya kare, yumva arashonje. Abonye igiti cy’umutini hafi y’inzira, aracyegera, ariko agisangana ibibabi bisa. Nuko arakibwira ati «Ntuzagire imbuto wera ukundi!» Maze ako kanya icyo giti cy’umutini kiruma. Abigishwa babibonye baratangara, bati «Cyumye gite aka kanya?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: iyaba mwari mufite ukwemera kudashidikanya, ntimwakora gusa ibyo maze kugirira iki giti cy’umutini, ahubwo mwabwira uriya musozi muti ’Vaho wirohe mu nyanja’, maze bikaba. Icyo muzasaba cyose musenga, mubigiranye ukwemera, muzagihabwa.» Igihe amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, baramusanga bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu arabasubiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu?» Ariko bo baribwira bati «Nidusubiza tuti ’Ni mu ijuru’, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Naho nidusubiza ngo ’Ni ku bantu’, ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi.» Basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati «Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.» Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ’Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’ Undi aramusubiza ati ’Ndanze!’; ariko yisubiraho, ajyayo. Se abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati ’Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo. Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane, maze ntimwamwemera; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere. Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima. Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’ Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?» Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’ Ni cyo gituma mbabwira nti ’Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’ Uzagwa kuri iryo buye, azamenagurika; kandi uwo rizagwira na we, rizamujanjagura.» Abatware b’abaherezabitambo n'Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga. Nuko bashaka kumufata, ariko batinya rubanda rwabonaga ko ari umuhanuzi. Yezu yongera kubabwirira mu migani, ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ’Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.» Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe; maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. Hanyuma abwira abagaragu be, ati ’Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. Aramubwira ati ’Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza, ati ’Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.» Abafarizayi baragenda, bajya inama yo gufatira Yezu ku magambo avuga. Nuko bamutumaho abigishwa babo n’Abaherodiyani. Baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu. Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?» Ariko Yezu wari uzi ubugome bwabo, arabasubiza ati «Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki? Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.» Bamuhereza idenari. Nuko arababaza ati «Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?» Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana!» Babyumvise baratangara, bamusiga aho barigendera. Uwo munsi nanone, Abasaduseyi ba bandi bahakana iby’izuka ry’abapfuye baramwegera, baramubaza bati «Mwigisha, Musa yaravuze ati ’Umuntu napfa ari incike, uwo bava inda imwe ajye acyura uwo mupfakazi, kugira ngo acikure nyakwigendera.’ Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, hanyuma apfa bucike, umugore we amusigira uwo bava inda imwe. Uwa kabiri na we bimugendekera bityo, n’uwa gatatu biba uko, kugeza ku wa karindwi. Amaherezo, na wa mugore aza gupfa. Igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo bavandimwe barindwi, ko bose bamutunze?» Yezu arabasubiza ati «Murayoba kuko mutazi Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana. Igihe cy’izuka nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika mu ijuru. Naho iby’izuka ry’abapfuye, ntimwasomye aho Imana ibabwira iti ’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo’? Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!» Maze rubanda bari babyumvise batangazwa n’inyigisho ze. Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati «Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?» Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. Irya kabiri risa na ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.» Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati «Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.» Arongera ati «Bite se ko Dawudi, abwirijwe na Roho w’Imana, amwita Umutegetsi, avuga ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?» Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza. Nuko Yezu abwira rubanda n’abigishwa be, ati «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa: nuko rero, nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. Bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki! Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ’Mwigisha’. Mwebweho ntimugatume babita ’Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. Ntimukemere ko babita ’Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ( ) Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri! Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ’Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ Mwa basazi mwe n’impumyi! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro y'Imana itagatifuza iyo zahabu? Murongera kandi muti ’Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’ Mwa mpumyi mwe! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro? Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose; kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Mwa bayobozi bahumye mwe, muminina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya! Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. Mufarizayi w’impumyi! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose. Namwe ni uko mumeze: imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome. Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi mugasukura ibituro by’intungane mukavuga ngo ’Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’ Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi. Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome! Mwa nzoka mwe, mwa nyoko z’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cy’umuriro w’iteka? Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose. Bityo muzaryozwa amaraso yose atagira inenge yamenetse ku isi, kuva ku maraso ya Abeli intungane, kugera ku maraso ya Zakariya, mwene Barakiya, mwatsinze hagati y’Ingoro n’urutambiro rwayo. Ndababwira ukuri, ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe! Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti ’Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’» Nuko Yezu ava mu Ngoro y'Imana, aragenda. Abigishwa be baramwegera, bamuratira uburyo iyo Ngoro yubakitse. Ariko arabasubiza, ati «Ntimubona ibi byose? Ndababwira ukuri, hano nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ridashenywe.» Nuko amaze kwicara ku musozi w’Imizeti, abigishwa be baraza baramwegera, baramubaza biherereye, bati «Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikizaba ikimenyetso cy’ukuza kwawe n’icy’iherezo ry’isi.» Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu’, maze bakayobya benshi. Muzumva bavuga intambara, mwumve n’impuha zayo. Ariko ntimuzakuke umutima, kuko bigomba kuba; nyamara si byo herezo. Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hirya no hino hazatera inzara n’imitingito y’isi. Ibyo byose bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara. Ubwo bazabagabiza ababababaza, bakanabica; muzangwa n’amahanga yose kubera izina ryanjye. Benshi bazaboneraho ibibagusha, maze bazasubiranemo bangane. Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi. Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje. Ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera. Nuko rero nimubona ’rya shyano ry’icyorezo’ ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli rihagaze ahantu hatagatifu — usoma abyumve neza! — icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Uzaba ari hejuru y’inzu, ntazururuke ngo hari icyo agiye gufata mu nzu ye. Kandi uzaba ari mu murima, ntazahindukire ngo ajye gufata umwitero we! Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa, muri iyo minsi! Nimusabe kugira ngo ihunga ryanyu ritazaba mu itumba cyangwa ku munsi w’isabato. Nuko rero hazaba amagorwa akomeye atigeze aboneka kuva aho isi yatangiriye kugeza kuri uyu munsi, kandi adateze kuzaboneka ukundi. Ndetse iyo minsi iyo itagerurwa, nta kizima cyajyaga kurokoka; ariko iyo minsi izagerurwa bigiriwe abatowe. Nuko rero nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano’, cyangwa ’ari hariya’, ntimuzabyemere. Koko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abahanuzi b’ibinyoma; bazerekana ibimenyetso bikomeye, bakore n’ibitangaza, byayobya ndetse n’abatowe bibaye ibishoboka. Dore ndababuriye hakiri kare. Nibababwira ngo ’Nguriya mu butayu’, ntimuzajyeyo; bati ’Nguriya ari mu nzu’, ntimuzabyemere. Uko umurabyo urabiriza mu burasirazuba ukabonekera mu burengerazuba, ni ko ukuza k’Umwana w’umuntu kuzamera. Aho intumbi izaba iri hose, ni ho inkongoro zizakoranira. Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’amagorwa, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. Ubwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru, n’amoko yose y’isi azacure imiborogo, maze azabone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu kirere afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Nuko azatume abamalayika be bavuze ihembe riranguruye, bakoranye abo yatoye mu byerekezo bine by’isi, kuva aho ijuru ritangirira kugeza aho riherera. Nimurebere ku giti cy’umutini. Iyo amashami yacyo atoshye, n’amababi akamera, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe, nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ko yageze ku irembo. Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira. Naho umunsi n’isaha ibyo bizabera nta we ubizi, ari abamalayika bo mu ijuru, ari Mwana, keretse Data wenyine. Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi baranywaga, bashakaga abagore cyangwa abagabo, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato, nuko abantu ntibagira icyo bamenya, kugera igihe umwuzure uziye ukabahitana bose. Nguko uko bizamera mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu. Mu bagabo babiri bazaba bari mu mirima, umwe azatwarwa undi asigare; mu bagore babiri bazaba basya, umwe azatwarwa undi asigare. Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka. Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye gushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye? Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho niba ari umugaragu mubi, wibwira ati ’Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya akanywa hamwe n’abasinzi, shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya: aho azaririra kandi agahekenya amenyo. Ubwo rero Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze, barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ’Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ’Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Ariko abanyamutima barabasubiza bati ’Ahubwo nimugane abacuruzi, mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ Igihe bagiye kuyagura, umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ’Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ We rero arabasubiza ati ’Ndababwira ukuri: simbazi!’ Nuko rero, murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha. Koko, iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha maze yunguka andi atanu. Uwari wahawe abiri na we, yunguka andi abiri. Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja. Hashize igihe kirekire, shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. Uwahawe amatalenta atanu aregera maze amuhereza amatalenta atanu yandi, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’ Uwahawe amatalenta abiri, na we araza, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja.’ Haza uwahawe talenta imwe, aravuga ati ’Shobuja, nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. Naratinye, ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ Naho shebuja aramusubiza ati ’Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. Ibihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.’ Nuko intungane zizamusubize ziti ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’ Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ Nuko abo na bo bazamubaze bati ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ Nuko azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.» Yezu arangije izo nyigisho zose, abwira abigishwa be, ati «Muzi ko Pasika izaba mu minsi ibiri, maze Umwana w’umuntu agatangwa kugira ngo abambwe ku musaraba.» Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bakoranira mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru witwaga Kayifa, kugira ngo bajye inama yo gufata Yezu ku mayeri, maze bamwice. Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.» Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, umugore aza amusanga, afite urweso rwuzuye umubavu umininnye, awusuka ku mutwe wa Yezu, igihe yari ku meza afungura. Abigishwa babibonye, bararakara bati «Bimaze iki gupfusha ubusa bene ako kageni? Uwo mubavu wari kugurwa byinshi bigahabwa abakene!» Yezu arababwira ati «Uwo mugore muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. Abakene muzabahorana iteka, ariko jye ntimuzamporana iteka. Kuba asize uyu mubavu umubiri wanjye, abigize ateganya ihambwa ryanjye. Ndababwira ukuri: aho iyi Nkuru Nziza izamamazwa hose, ku isi yose, bazajya bavuga n’ibyo amaze gukora, bamwibuke.» Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga. Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, abigishwa baza kubaza Yezu, bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika ni he?» Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka, mumubwire muti ’Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’» Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika. Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri. Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe, bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe, ni we ugiye kungambanira! Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!» Yuda umugambanyi na we aramubaza, ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!» Nuko bafungura, Yezu afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati «Nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye.» Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza, ati «Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ndabibabwiye, sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’umuzabibu kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya hamwe namwe mu Ngoma ya Data.» Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti. Nuko Yezu arababwira ati «Iri joro, ibigiye kumbaho biratuma mwese muhungabana, kuko handitse ngo ’Nzakubita umushumba, maze umukumbi w’intama utatane.’ Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.» Petero asubiza, amubwira ati «N’aho bose bahungabana kubera wowe, jyewe sinzigera mpungabana!» Yezu aramubwira ati «Ndakubwira ukuri: iri joro, isake itarabika, uranyihakana gatatu.» Petero aramusubiza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!» Abigishwa bose bavuga batyo. Nuko Yezu ajyana na bo ahantu hitwa Getsemani maze abwira abigishwa be, ati «Nimube mwicaye aha, umwanya ngiye hariya gusenga.» Ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu. Nuko arababwira ati «Umutima wanjye urashavuye byo gupfa; nimugume aha, kandi mube maso hamwe nanjye.» Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!» Agaruka ku bigishwa be, maze asanga basinziriye; nuko abwira Petero ati «Ni ibyo byawe, ntiwashoboye kuba maso hamwe nanjye isaha imwe? Nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko: umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira intege nke.» Arongera ajya kwambaza ubwa kabiri, ati «Data, niba iyi nkongoro idashobora guhita ntayinyoyeho, icyo ushaka nigikorwe!» Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe. Arabihorera, maze yongera kujya kwambaza ubwa gatatu, asubira muri ya magambo. Hanyuma asanga abigishwa be, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Dore isaha irageze, Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke, tugende! Dore untanga ari hafi.» Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri atunguka aherekejwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’ibibando, boherejwe n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango. Umugambanyi yari yabahaye iki kimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we, mumufate.» Maze ako kanya yegera Yezu, ati «Ndakuramutsa, Mwigisha», nuko aramusoma. Naho Yezu aramubwira ati «Ncuti, kora icyakuzanye!» Nuko baratambuka, basingira Yezu, baramufata. Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota ye, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi. Nuko Yezu aramubwira ati «Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota. Ubona ko ntashobora gutabaza Data akampa muri aka kanya imitwe irenze cumi n’ibiri y’abamalayika? Ariko se Ibyanditswe ko ari uko bigomba kumera byazarangira bite?» Ubwo nyine Yezu abwira rubanda, ati «Mwaje n’inkota n’ibibando kumfata nk’aho ndi igisambo! Nyamara buri munsi nari nicaye mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfata. Ariko ibyo byose byabereye kugira ngo ibyanditswe n’Abahanuzi byuzuzwe.» Nuko abigishwa baramutererana, bose barahunga. Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru, aho abigishamategeko n’abakuru b’umuryango bari bateraniye. Petero yari yamukurikiye yitaruye kugera ku ngoro y’umuherezabitambo mukuru, arinjira yicarana n’abagaragu bo mu rugo, ashaka kumenya amaherezo. Abatware b’abaherezabitambo n’Inama Nkuru yose bashakaga ibyo bahimbira Yezu ngo bamwicishe. Ariko ntibabibona, n’ubwo abashinjabinyoma baje ari benshi. Nyuma haza babiri, bati «Uyu muntu yaravuze, ati ’Nshobora gusenya Ingoro y’Imana maze nkongera kuyubaka mu minsi itatu.’» Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, aramubwira ati «Ko nta cyo usubiza ku byo bakurega?» Ariko Yezu aricecekera. Umuherezabitambo mukuru aramubwira ati «Nkurahije Imana ihoraho, ngo utubwire niba uri Kristu, Umwana w’Imana.» Yezu aramusubiza ati «Wabyivugiye. Byongeye kandi, nkwerurire, kuva ubu muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Ushoborabyose, kandi aje ku bicu byo mu kirere.» Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, ati «Atutse Imana! Abagabo bandi turacyabakeneyeho iki? Dore noneho mwiyumviye ko atutse Imana! Murabibona mute?» Baramusubiza bati «Akwiye urupfu!» Nuko bamucira mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi, bavuga bati «Umva ko uri Kristu, ngaho duhanurire! Ni nde ugukubise?» Naho ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umuja aregera, aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu Umunyagalileya.» Ariko we ahakanira imbere ya bose, ati «Sinumva icyo ushaka kuvuga.» Igihe yerekeye ku irembo, undi muja aramubona, abwira abantu bari aho, ati «Uyu yari kumwe na Yezu Umunyanazareti.» Nuko yongera kubihakanisha indahiro, ati «Sinzi uwo muntu!» Bimaze akanya, abari aho baregera, babwira Petero, bati «Koko nawe uri uwabo! N’imvugo yawe irakugaragaza.» Noneho atangira gutukana no gucurikiranya indahiro, ati «Uwo muntu, nta bwo muzi!» Ako kanya isake irabika. Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye, ati «Isake itarabika, uraba unyihakanye gatatu.» Nuko, arasohoka, arirana ishavu. Igitondo gitangaje, abatware b’abaherezabitambo bose n’abakuru b’umuryango bajya inama yo kwicisha Yezu. Bamaze kumuboha baramushorera, bamushyira Pilato wari Umutware mukuru w’igihugu. Nuko Yuda wari wamugambaniye abonye ko bamuciriye urubanza rwo gupfa, yumva yigaye maze agarurira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bya biceri mirongo itatu bya feza, arababwira ati «Nacumuye, ngambanira amaraso y’umuntu w’umwere.» Baramusubiza, bati «Bidutwaye iki? Ni wowe uzigorerwa!» Nuko bya biceri abijugunya imbere y’Ingoro, ava aho, ajya kwimanika. Abatware b’abaherezabitambo bafata bya biceri, baravugana bati «Ntibikwiye ko bishyirwa hamwe n’amaturo yandi, kuko byaguzwe amaraso y’umuntu.» Nuko, bamaze kujya inama, babigura umurima w’umubumbyi, ngo bajye bahahamba abagenzi. Ni cyo gituma uwo murima witwa «umurima w’amaraso», kugeza na n’ubu. Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze, ati «Bakiriye ibiceri mirongo itatu bya feza, ari byo kiguzi cy’uwagurishijwe n’abana ba Israheli, kandi babitanga ku murima w’umubumbyi, nk’uko Nyagasani yabintegetse.» Yezu ajyanwa imbere y’umutware mukuru w’igihugu. Umutware aramubaza ati «Ni wowe Mwami w’Abayahudi?» Yezu aravuga ati «Urabyivugiye.» Abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bamurega byinshi, ariko we ntagire icyo asubiza. Nuko Pilato aramubaza ati «Ntiwumva ibyo byose bagushinja?» Nuko ntiyagira ijambo na rimwe amusubiza, umutware biramutangaza cyane. Buri munsi mukuru Umutware yari yaramenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bishakiye. Ubwo hari imfungwa y’igihangange yitwaga Barabasi. Pilato abwira rubanda rwakoranye ati «Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Barabasi cyangwa Yezu bita Kristu?» Nyamara yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari. Mu gihe yari yicaye mu rukiko aca urubanza, umugore we amutumaho, ati «Uramenye ntiwivange mu by’uwo muntu w’intungane, dore naraye ndose byinshi byambabaje bitewe na we.» Ariko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bemeza rubanda ko basaba Barabasi, naho Yezu bakamwicisha. Nuko rero Umutware yongera kubabaza ati «Muri abo bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni uwuhe?» Baramusubiza bati «Barabasi!» Pilato arababwira ati «Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?» Bose barasubiza bati «Nabambwe ku musaraba!» We, ati «Ikibi se yakoze ni ikihe?» Ariko barushaho gusakuza, bati «Nabambwe ku musaraba!» Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.» Rubanda rwose rurasubiza ruti «Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu.» Nuko abarekurira Barabasi; naho Yezu, amaze kumukubitisha ibiboko, aramubegurira ngo abambwe ku musaraba. Nuko abasirikare b’Umutware mukuru bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ye, bamukoranyirizaho igombaniro ryose. Baramwambura, bamwambika igishura gitukura, hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati «Urakarama, Mwami w’Abayahudi!» Nuko bakamuvunderezaho amacandwe, bagafata rwa rubingo bakarumukubita mu mutwe. Bamaze kumukwena, bamwambura igishura, bamwambika imyambaro ye, maze bamujyana kumubamba ku musaraba. Basohotse bahura n’Umunyasireni witwa Simoni, bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu. Bageze ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga, bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo anywe; asomyeho yanga kuyinywa. Bamaze kumubamba ku musaraba bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. Nuko bicara aho baramurinda. Hejuru y’umutwe we bahashyira urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.» Icyo gihe hari ibisambo bibiri byari bibambanywe na we, kimwe iburyo, ikindi ibumoso. Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe, bavuga bati «Wowe usenya Ingoro y’Imana, ukongera kuyubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe niba uri Umwana w’Imana, maze umanuke ku musaraba!» Abatware b’abaherezabitambo na bo bakamuseka, n’abigishamategeko, n’abakuru b’umuryango, bati «Yakijije abandi, none ntashoboye kwikiza ubwe! Harya ngo ni Umwami wa Israheli, ngaho namanuke ku musaraba tumwemere! Yiringiye Imana; nimukize rero ubu niba imukunze! Kuko yavuze ati ’Ndi Umwana w’Imana.’» N’abambuzi babambanywe na we bakamukwena batyo. Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose. Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Aratabaza Eliya!» Ako kanya umwe muri bo yiruka ajya gufata icyangwe, akivika muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe. Ariko abandi baramubwira bati «Reka turebe niba Eliya aza kumukiza!» Yezu yongera kurangurura ijwi cyane, nuko araca. Ni bwo umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyutsemo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi; isi ihinda umushyitsi, ibitare biriyasa. Imva zirakinguka, n’imibiri y’abatagatifu benshi bapfuye irazuka. Yezu amaze kuzuka, na bo bava mu mva zabo, bajya mu Murwa Mutagatifu, maze babonekera abantu benshi. Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!» Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikiye Yezu kuva mu Galileya bamukorera. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi. Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we akaba yari umwigishwa wa Yezu. Asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. Nuko Pilato ategeka ko bawumuha. Yozefu ajyana umurambo wa Yezu, awuhambira mu mwenda utanduye; maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda. Aho hari Mariya Madalena na Mariya wundi bicaye imbere y’imva. Umunsi w’umwiteguro w’isabato urangiye, bukeye bwawo, abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato, baramubwira bati «Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ’Nzazuka iminsi itatu ishize!’ Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ’Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.» Pilato arabasubiza ati «Dore abarinzi; nimugende, murinde imva uko mubyumva.» Nuko rero baragenda, badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu. Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru. Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse. None rero, nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfite kubabwira.» Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere. Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.» Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware b’abaherezabitambo ibyari byabaye byose. Ni bwo bateraniye hamwe n’abakuru b’umuryango; nuko bajya inama; baha abo basirikare amafaranga menshi, babihanangiriza bati «Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye.’ Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara.» Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu. Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.» Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana. Mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, handitswemo ngo «Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira. Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’» Nuko Yohani Batisita atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha. Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo. Yohani yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura. Yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.» Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani. Akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.» Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza. Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira. Bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya. Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.» Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi. Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose. Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati «Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ’Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ’Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha... », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!» Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha. Nuko yihitira, abona Levi, mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira. Igihe Yezu yari ku meza iwe, hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi. Abigishamategeko b’Abafarizayi, bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!» Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.» Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!» Umunsi umwe, ku isabato, Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be batangira kugenda bazimamfuza. Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?» Arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe ashonje akabura uko agira, we n’abo bari kumwe? N’uko yinjiye mu Ngoro y’Imana mu gihe cy’Abiyatari umuherezabitambo mukuru, akarya imigati y’umumuriko atashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine, kandi akayihaho n’abari kumwe na we?» Nuko Yezu arababwira ati «Isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato! Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato!» Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!» Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira. Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha. Yezu yigira ku nyanja hamwe n’abigishwa be. Abantu benshi baramukurikira, baturutse muri Galileya. N’abandi benshi baturutse mu Yudeya, n’i Yeruzalemu, no muri Idumeya, no hakurya ya Yorudani, no mu karere ka Tiri na Sidoni, baza bamugana, bumvise ibyo yakoraga. Nuko abwira abigishwa be ngo bamuteganyirize ubwato, agira ngo ikivunge cy’abantu kitaza kumubyiganaho. Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho. Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!» We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we. Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero; na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ’Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba; na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye. Bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya. Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!» N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!» kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!» Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana? Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera. N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera. Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice, ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse! Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye. Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana. Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.» Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.» Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza, bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane. Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.» Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama.» Arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati «Nimutege amatwi! Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’imigani. Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo, ’ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’ Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?» Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva, ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva Ijambo, ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa. Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.» Yezu arababaza ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye!» Ufite amatwi yo kumva, niyumve!». Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.» Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda. Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo. Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.» Arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani? Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi; ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.» Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana, abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva. Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye. Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya.» Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati «Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?» Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?» Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa. Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga. Yiberaga mu marimbi, kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu. Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu agacagagura n’ingoyi, kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane. Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi, no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye. Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka, aramupfukamira, maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!» Yezu koko yarayibwiraga ati «Roho mbi, va muri uyu muntu!» Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.» Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu. Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga. Nuko roho mbi zinginga Yezu, ziti «Tureke twigire muri ziriya ngurube, tuzituremo.» Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja. Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro na bo baza kureba ibyabaye. Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye, kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba. Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube. Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu. Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire. Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati «Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.» Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara. Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.» Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.» Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ’Ni nde unkozeho?’» Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.» Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!» Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire. Yezu ava aho ngaho, ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha. Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza. Nuko umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu, kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.» Abandi bakavuga ngo «Ni Eliya.» Abandi kandi ngo «Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera.» Herodi abyumvise aravuga ati «Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse!» Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye. Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.» Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva. Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya. Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati «Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.» Aramurahira ati «Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.» Umukobwa arasohoka abaza nyina ati «Nsabe iki?» Undi aramusubiza ati «Saba umutwe wa Yohani Batisita.» Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati «Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe.» Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza. Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko. Nuko azana umutwe ku mbehe, maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina. Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, baramuhamba. Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye, maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya.» Arabasubiza ati «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye?» Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.» Babimenye baravuga bati «Dufite itanu, n’amafi abiri.» Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko. Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu. Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose. Bose bararya barahaga. Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri. Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu. Nuko ako kanya ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, hafi ya Betsayida, we asigara asezerera abantu. Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga. Umugoroba ukubye, ubwato buba bugeze mu nyanja hagati, we akiri imusozi wenyine. Abona abigishwa be bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubarwanya. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, ndetse ashaka no kubacaho. Babonye agenda hejuru y’inyanja, bakeka ko ari baringa bavuza induru. Bose bari bamubonye, bagira ubwoba. Yezu ni ko kubavugisha ati «Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba.» Nuko abasanga mu bwato, maze umuyaga urahosha. Barushaho gutangara, kuko batari bumvise iby’imigati; imitima yabo yari ikinangiye. Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe. Bakiva mu bwato, abantu baramumenya, nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira. Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani... Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo ’Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’ Murenga ku itegeko ry’Imana, mukibanda ku muco w’abantu.» Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. Dore Musa yaravuze ati ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi ati ’Uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.’ Naho mwe mukavuga ngo ’Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani », ari byo kuvuga ituro ry’Imana, mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina; bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.» Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Ufite amatwi yo kumva niyumve!» Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, n’amafuti. Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.» Ahagurutse aho, Yezu ajya mu gihugu cya Tiri. Nuko yinjira mu nzu, adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kuhaguma bitamenyekanye. Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere. Uwo mugore yari umunyamahanga, kavukire k’i Fenisiya ho muri Siriya, nuko amusaba kwirukana iyo roho mbi yari mu mukobwa we. Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’abana ngo bawujugunyire ibibwana.» Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye mu nsi y’ameza.» Aramubwira rero ati «Ngiriye iryo jambo uvuze, ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe.» Uwo mugore arataha, asanga umwana arambaraye ku buriri, koko roho mbi yamuvuyemo. Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya, yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «Zibuka.» Ako kanya, amatwi ye arazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ari ko barushaho kubyamamaza. Bagatangara cyane bakavuga bati «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.» Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y’abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera batariye, baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure.» Abigishwa be baramusubiza bati «Imigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?» Arababaza ati «Mufite imigati ingahe?» Bati «Irindwi.» Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze. Bayihereza imbaga. Bari bafite n’udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two. Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi! Ubwo kandi bari nk’ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera. Aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta. Abafarizayi baraza, maze batangira kumwiyenzaho bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja. Nuko asuhuza umutima, ati «Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona.» Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja. Abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato. Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.» Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite. Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye? Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka, igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni cumi n’ebyiri.» Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi.» Nuko arababwira ati «Na n’ubu ntimurasobanukirwa?» Ngo bagere i Betsayida, abantu bamuzanira impumyi, bamwingingira ko ayikoraho. Afata impumyi ukuboko, ayikura mu rusisiro, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho n’ibiganza, maze arayibaza ati «Hari icyo ubona?» Impumyi irambura amaso, iramusubiza iti «Ndabona abantu, barasa n’ibiti, ariko baragenda.» Yezu arongera ashyira ibiganza ku maso ye, undi atangira kubona bigaragara, arakira, abona neza ibintu byose uko biri. Nuko Yezu amwohereza iwe, amubwira ati «Ntiwinjire no mu rusisiro.» Yezu ajyana n’abigishwa be, agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira, abaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko ndi nde?» Baramusubiza bati «Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.» Ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu.» Nuko Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu. Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana, atangira kumutonganya. We ariko arahindukira, maze areba abigishwa be, acyaha Petero, amubwira, ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? Koko rero, umuntu uzanyihakana agahinyura n’amagambo yanjye imbere ya bariya bantu b’abasambanyi kandi b’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika batagatifu.» Nuko yungamo ati «Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana ije mu bubasha.» Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» Ako kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?» Abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?» Arabasubiza ati «Koko Eliya azabanza aze atunganye byose. Nyamara se kuki byanditswe ngo Umwana w’umuntu azababazwa ku buryo bwinshi kandi asuzugurwe? Reka rero mbibabwire: Eliya yaraje, kandi bamugiriye uko bishakiye, nk’uko Ibyanditswe bimuvuga.» Igihe rero bazaga basanga abigishwa be, babona ikivunge cy’abantu kibakikije n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo. Rubanda rwose bakimurabukwa, barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza. Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?» Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. Iyo imweguye, imutura hasi, maze akazana urufuro, agahekenya amenyo, kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana, ntibabishobora.» Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.» Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu, icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro. Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe. Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!» Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora...? Erega byose bishobokera uwemera!» Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!» Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi, umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana, kandi ntukamugarukemo ukundi.» Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokamo. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo «Yapfuye!» Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara. Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?» Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana, usibye isengesho.» Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be, ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu.» Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu, Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?» Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati «Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.» Yohani aramubwira ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira.» Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe. Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye. Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja. Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro utazima. Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira, aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime. Ahubwo buri wese ajye asukurwa n’umunyu n’umuriro. Umunyu ufite akamaro; ariko iyo ukayutse; mwawusubiza mute uburyohe bwawo? Nimwigiremo umunyu kandi mubane mu mahoro.» Nuko Yezu ava aho ngaho, ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» Baramusubiza bati «Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y’isi, ’Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.» Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza. Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.» Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.» Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka. Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.» Ubwo bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.» Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki?» Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» Baramusubiza bati «Turabishobora!» Yezu arababwira ati «Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubitanga; bizahabwa ababigenewe.» Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.» Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo, mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara, aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira bati «Humura, haguruka, dore araguhamagaye.» Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu. Bagiye kugera i Yeruzalemu, ahagana i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu; mukihagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka, mukiziture, maze mukinzanire. Nihagira ubabwira ati ’Ibyo mukora ni ibiki?’ musubize muti ’Umwigisha aragikeneye, kandi aracyohereza vuba.’» Baragenda, basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo iruhande rw’inzira, barakizitura. Bamwe mu bari aho ngaho barababwira bati «Ibyo mukora ni ibiki? Kuki muzitura iyo ndogobe?» Bo babasubiza uko Yezu yari yababwiye, nuko barabihorera. Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho ibishura byabo, acyicaraho. Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima. Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangurura ijwi bati «Hozana! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho! Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru!» Nuko Yezu agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye, arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya. Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza. Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi, ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye, asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!» Ubwo abigishwa be baramwumvaga. Baragenda, bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma, kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro. Nuko abigisha ababwira ati «Mbese ntihanditswe ngo: Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi!» Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha, ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze. Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi. Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi. Petero yibuka ibyabaye, maze abwira Yezu ati «Mwigisha, cya giti wavumye, dore cyumye cyose!» Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana! Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ’Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba. Ni cyo gituma mbabwira nti ’Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’ Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu. Naho nimutababarira abandi, na So wo mu ijuru ntazabababarira ibicumuro byanyu.» Barongera bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, baramubwira bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu arababwira ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza, kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!» Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» Nuko Yezu atangira kubabwira mu migani, avuga ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, ayikikizaho uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. Ariko bo basumira uwo mugaragu, baramuhondagura, bamwohereza amara masa. Arongera abatumaho undi mugaragu, uwo na we bamurema uruguma mu mutwe, baramutukagura. Nuko yoherezayo undi, we baramwica. Nyuma yohereza n’abandi benshi, bamwe barabakubita, abandi barabica. Hari hasigaye umwana we yakundaga, nyuma aba ari we abatumaho, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi bamubonye, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’ Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu. Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza, arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi. Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo Ibuye ryajugunywe n’abubatsi, ni ryo ryabaye insanganyarukuta. Ngicyo icyo Nyagasani yakoze, kikaba kibaye igitangaza mu maso yacu.’» Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho, barigendera. Hanyuma bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga. Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?» Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe!» Barakimuzanira. Yezu arababaza ati «Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Barasubiza bati «Ni ibya Kayizari.» Yezu ni ko kubabwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Ngo avuge atyo, baramutangarira cyane. Nuko Abasaduseyi baza bamugana, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera.’ Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri acyura wa mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda gutyo. Bose uko ari barindwi bapfa badasize imbuto. Amaherezo wa mugore na we arapfa. Igihe cy’izuka, nibamara kuzuka, mbese uwo mugore azaba uwa nde muri bo, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?» Yezu arabasubiza ati «Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana? Erega igihe abapfuye bazazuka, nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika bo mu ijuru. Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana, iti ’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo?’» Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane!» Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?» Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.» Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza. Igihe Yezu yigishirizaga mu Ngoro y’Imana, araterura ati «Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari Mwene Dawudi? Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati ’Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe’. Uwo Dawudi yita Umutegetsi, yaba umwana we ate?» Abantu benshi bamwumvanaga umunerezo. Mu nyigisho ze Yezu akavuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro. Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.» Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko ba shyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.» Yezu asohotse mu Ngoro, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, irebere nawe: mbega amabuye manini! Mbega amazu meza!» Yezu aramubwira ati «Ntureba ariya mazu ukuntu asa? Nkubwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, yose azasenyuka.» Nuko igihe yari yicaye ku musozi w’Imizeti, ahateganye n’Ingoro, Petero na Yakobo na Yohani na Andereya bamubaza biherereye bati «Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizereka abantu ko ibyo byose bigiye gushira.» Yezu ni ko guterura ati «Muramenye ntihazagire ubayobya, kuko hazaza benshi biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ’Ni jye Kristu’, maze bayobye abantu benshi. Nimwumva bavuga intambara cyangwa impuha zayo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo. Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi, kandi hamwe hazaba imitingito y’isi, ahandi hatere inzara. Bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara. Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabagabiza inkiko, mukubitirwe mu masengero. Bazabahagarika imbere y’abami n’abandi bategetsi, ari jye babaziza, bityo muzambere abagabo imbere yabo. Icyakora, Inkuru Nziza izabanza yogezwe mu mahanga yose. Maze igihe bazaba babajyanye kubatanga, ntimuzabunze imitima mwibaza icyo muzavuga. Muzavuge ikibajemo muri uwo mwanya, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo azaba ari Roho Mutagatifu ubavugiramo. Umuvandimwe azicisha umuvandimwe we, umubyeyi yicishe umwana we, abana na bo bazahinduka ababyeyi babicishe. Kandi muzangwa n’abantu bose, muzira izina ryanjye; ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo nguwo azarokorwa. Nimubona ’ishyano ry’icyorezo ’ riri aho ritagomba kuba — usoma abyumve neza! — icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi; uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo yinjiremo, maze agire icyo avanamo; kandi uzaba ari mu murima ntazahindukire ngo ajye gushaka igishura cye imuhira. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi! Nimusabe kugira ngo ibyo byose bitazaba ari mu itumba. Kuko muri iyo minsi hazaba amakuba atigeze abaho, kuva mu ntangiriro Imana irema isi kugeza ubu ngubu, kandi nta n’ubwo azongera kubaho. Kandi iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta muntu wajyaga kuzarokoka; ariko kubera intore yatoye, yagabanyije iyo minsi. Ubwo nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano!’ cyangwa ’Ari hariya!’ ntimuzamwemere. Kuko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abiyita abahanuzi berekana ibimenyetso, bakore n’ibitangaza byo kuyobya n’abatowe, iyaba byashobokaga. Naho mwebwe muritonde, dore ndababuriye kuri byose. Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyo cyorezo, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. Ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi. Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z’isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y’ijuru, maze akoranye intore ze. Nimugereranye muhereye ku giti cy’umutini maze mwumve: iyo amashami yacyo amaze gutoha akameraho amababi, mumenyeraho ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku miryango yanyu. Ndababwira ukuri, iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira. Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine. Mwitonde, mube maso, kuko mutazi igihe bizabera. Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko, cyangwa mu gitondo, kugira ngo atazaza abatunguye, agasanga musinziriye. Ibyo mbabwiye, mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso!» Hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice. Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.» Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agacupa kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugapfundura, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu. Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati «Uriya mubavu uzize iki? Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene!» Nuko batonganya uwo mugore. Ariko Yezu arababwira ati «Nimumureke! Muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho jyewe ntimuzamporana iteka. Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanjye. Ndababwira ukuri: ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora, bamwibuke.» Nuko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize. Ngo babyumve, barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga. Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?» Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, maze aho yinjira, mubwire nyir’urugo muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.» Abigishwa baragenda, bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Bugorobye, Yezu azana na ba Cumi na babiri. Nuko igihe bari ku meza barya, Yezu aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.» Nuko barashavura, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jyewe?» Arabasubiza ati «Ni umwe muri ba Cumi na babiri; dore dukoreye ku mbehe rimwe. Koko Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.» Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.» Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: Nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.» Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti. Yezu arababwira ati «Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungabana, kuko byanditswe ngo ’Nzakubita umushumba, maze intama zitatane.’ Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.» Petero aramubwira ati «N’aho bose bahungabana, jye ntibizambaho!» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri: None muri iri joro, isake itarabika ubwa kabiri, uraba umaze kunyihakana gatatu.» Ariko we arakomeza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana!» Abandi bose na bo bavuga batyo. Nuko bajya mu murima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati «Nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.» Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu. Arababwira ati «Umutima wanjye ushavuye byo gupfa; nimugume aha, maze mube maso.» Yigiye imbere gato, yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye. Yaravugaga ati «Abba, Dawe! Byose biragushobokera: igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.» Yezu aragaruka, asanga basinziriye; abwira Petero ati «Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe? Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.» Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere. Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe; nuko ntibabona icyo bamusubiza. Ubwa gatatu araza, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.» Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango. Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we: mumufate, maze mumujyane, mumenye ntabacike.» Nuko Yuda araza yegera Yezu, ati «Mwigisha!»; nuko aramusoma. Ba bandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata. Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi. Nuko Yezu arababwira ati «Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo! Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.» Nuko bose bamusiga aho barahunga. Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine; nuko baramufata. We rero arabiyaka, abasigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa. Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko, baraterana bose. Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota. Ubwo rero abatware b’abaherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura. Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze. Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati «Twamwumvise avuga ati ’Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.’» Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze. Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro, abaza Yezu ati «Nta cyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?» We rero araceceka, ntiyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati «Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa?» Yezu arasubiza ati «Ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, munamubone aje ku bicu by’ijuru.» Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Abagabo bandi dushaka ni ab’iki? Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki?» Bose bahamya ko akwiye gupfa. Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi, bamubwira bati «Ngaho duhanurire!» Abagaragu na bo bamukubita inshyi. Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru. Abonye Petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti!» Petero ahakana avuga ati «Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.» Arahaguruka, ajya ku irembo. Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati «Koko uriya ni umwe muri bo!» We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye uri Umunyagalileya.» Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati «Uwo muntu muvuga, nta bwo muzi!» Ako kanya isake ibika ubwa kabiri. Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri, uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira. Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose?» Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane. Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye. Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo. Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?» Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?» Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» Pilato arababaza ati «Ikibi yakoze ni ikihe?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba. Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi!» Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. Bamaze kumukwena batyo, bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera, bajya kumubamba. Mu nzira, bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi, wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga. Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. Bamubambye ari ku isaha ya gatatu. Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi». Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. ( ) Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe, wimanure ku musaraba!» Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe! Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere!» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga. Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca. Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu. Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize. Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Solome, bagura imibavu yo kumusiga. Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato, bajya ku mva, izuba rirashe. Baravugana bati «Ni nde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?» Nuko bitegereje, babona ibuye rihirikiye iruhande; nyamara ryari rinini cyane. Binjiye mu mva, babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. Nuko arababwira ati «Mwigira ubwoba. Murashaka Yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse, ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’aho bari bamushyize. Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be, na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.» Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira, kuko bari bafite ubwoba. Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. Bumvise ko Yezu ari muzima, kandi ko yamubonye, ntibamwemera. Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo, bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera. Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.» Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga. Ubwo benshi batangiye kwandika barondora ibyabaye muri twe, mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana, nanjye, maze kubaririza neza uko byagenze kuva bigitangira, niyemeje, nyakubahwa Tewofili, kukwandikira ayo mateka nyakurikiranyije, ngo umenye nyakuri ukuntu inyigisho washyikirijwe zihamye. Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru. Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye, nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani. Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani. Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo, kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.» Nuko Zakariya abwira Malayika, ati «Nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?» Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza. Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.» Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa n’uko yatinze mu Ngoro. Aho asohokeye, ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha. Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara, avuga ati «Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu.» Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda. Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.» Nuko Mariya na we aravuga ati «Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose. Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa; yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze, nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.» Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha. Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu. Abaturanyi na bene wabo, bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.» Baramubwira bati «Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!» Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. Zakariya yaka akabaho, maze yandikaho aya magambo: «Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?» Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati «Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli, kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza. Yatugoboreye ububasha budukiza mu nzu ya Dawudi umugaragu we, nk’uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera ko azadukiza abanzi bacu, akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose. Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu, ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu, avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga, turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane, iminsi yose y’ukubaho kwacu. Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose, kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira, ukamenyesha umuryango we umukiro, bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo. Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje, ari na zo zatumye Zuba‐rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.» Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli. Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, agira ngo abarwe, we n’umugore we Mariya wari utwite. Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika. Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye mu kavure.» Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati «Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.» Abamalayika babasiga aho, basubira mu ijuru. Nuko abashumba bajya inama bati «Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje.» Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe. Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa. Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro y'Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati «Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli!» Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana. Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y'Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?» Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we. Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu. Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni, Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu. Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura! Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’» Yohani yabwiraga abantu bamusangaga bagira ngo ababatize, ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje? Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndetse mbiberurire, aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu! Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; noneho igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.» Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti «Tubigenze dute?» Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya, na we agenze atyo.» Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe.» Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.» Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyinshi, abagezaho Inkuru Nziza. Icyo gihe kandi Yohani yacyashye umutware Herodi kubera Herodiya, umugore wa murumuna we yari yaracyuye, no kubera ibindi bibi yakoraga. Nyamara Herodi we arushaho kugira nabi, afungisha Yohani. Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.» Igihe Yezu atangiye kwigisha, yari afite nk’imyaka mirongo itatu, kandi uko abantu bibwiraga, yari mwene Yozefu wa Heli, wa Matati, wa Levi, wa Meliki, wa Yanayi, wa Yozefu, wa Matatiyasi, wa Amosi, wa Nawumu, wa Esili, wa Nagayi, wa Mahati, wa Matatiyasi, wa Semeyini, wa Yozefu, wa Yoda, wa Yohanani, wa Resa, wa Zorobabeli, wa Salatiyeli, wa Neri, wa Meliki, wa Adi, wa Kozamu, wa Elimadamu, wa Eri, wa Yezu, wa Eliyezeri, wa Yorimi, wa Matati, wa Levi, wa Simewoni, wa Yuda, wa Yozefu, wa Yonamu, wa Eliyakimi, wa Meleya, wa Mena, wa Matata, wa Natami, wa Dawudi, wa Yese, wa Yobedi, wa Bowozi, wa Sala, wa Nasoni, wa Aminadabu, wa Adimini, wa Arini, wa Esiromi, wa Faresi, wa Yuda, wa Yakobo, wa Izaki, wa Abrahamu, wa Tara, wa Nakori, wa Serugi, wa Ragawu, wa Faleki, wa Heberi, wa Sala, wa Kayinamu, wa Arufagasadi, wa Semu, wa Nowa, wa Lameki, wa Matusala, wa Henoki, wa Yareti, wa Maleleyeli, wa Kayinamu, wa Enoshi, wa Seti, wa Adamu, w’Imana. Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza. Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’ » Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi, aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’» Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! Kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’ » Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe. Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo «Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.» Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?» Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ’Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.» Yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera. Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha. Ubwo nyine, mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti «Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye. Bose ubwoba burabataha, baravugana bati «Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana!» Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose. Yezu ava mu isengero, ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingingira ngo arebe uko amugira. Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo, maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose, barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu. Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. Ariko arababwira ati «No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya. Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato. Amaze kwigisha, abwira Simoni ati «Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe.» Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura.» Baraziroha, maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza, buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama. Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu, avuga ati «Igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!» Koko, ubwoba bwari bwamutashye, we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati «Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.» Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose, baramukurikira. Igihe Yezu yari muri umwe muri iyo migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye, amwinginga agira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» Yezu arambura ikiganza, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga. Umunsi umwe, Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara. Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu, bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.» Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati «Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» Yezu amenye ibitekerezo byabo, arababwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi... », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» Ako kanya, ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. Nuko bose barumirwa, basingiza Imana, kandi barakangarana, bakavuga bati «Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!» Ibyo birangiye, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» Undi aherako ahaguruka, asiga byose, aramukurikira. Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga. Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?» Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho.» Bo baramubwira bati «Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!» Ariko Yezu arabasubiza ati «Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi, bazasiba kurya.» Yungamo abacira uyu mugani ati «Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo, yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho, nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje! Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho, divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ’Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’» Nuko ku munsi umwe w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki, barazirya. Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato?» Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, agafata imigati y’umumuriko, akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine?» Nuko yungamo ati «Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.» Ku wundi munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uhagarare hano hagati!» Arahaguruka, arahagarara. Nuko Yezu arababwira ati «Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu. Muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa. Ni bo b’aba: Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wabaye umugambanyi. Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi, bagakira. Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose. Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati «Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu. Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka. Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu. Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi. Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu. Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza. Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya. Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma. Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera. Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira. Niba mwikundiye ababakunda gusa, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda? Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo? Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo! Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi. Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.» Abacira n’umugani, ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi? Aho zombi ntizagwa mu mwobo? Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we. Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza? Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe. Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ni iki gituma mumpamagara ngo ’Mwigisha! Mwigisha!’ kandi mudakora ibyo mbabwira? Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu, ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho, iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo.» Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka, ajya i Kafarinawumu. Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa. Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we. Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati «Uwo muntu akwiye ko wamutabara, kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.» Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye. Ni na cyo cyatumye ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira. Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ’Genda’ aragenda; nabwira undi nti ’Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’ akagikora.» Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati «Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona.» Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose. Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.» Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!» Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.» Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije. Abigishwa ba Yohani baza kumumenyesha ibyabaye byose; nuko ahamagara babiri muri bo, abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?» Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo: Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?» Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi. Nuko arabasubiza ati «Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise: dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza. Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye.» Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubaza rubanda ibyerekeye Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga? Ariko se mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda y’agatangaza? Dore, abambaye ibishashagira bakiberaho mu mudamararo, batuye mu ngoro z’abami. Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’ Mbabwiye kandi ko mu babyawe n’umugore, nta we uruta Yohani; nyamara umuto mu Ngoma y’Imana aramuruta. Nuko rubanda rwose rwamwumvaga, ndetse n’abasoresha, bakuza Imana bayigarukira, banahabwa batisimu ya Yohani; Abafarizayi n’abigishamategeko, bo bahinyura icyo Imana yabashakagaho, banga kubatizwa na we.» Yezu yungamo ati «Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nka nde? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, bamwe babwira abandi bati ’Twavugije umwirongi maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ’Yahanzweho!’ Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.» Nuko umwe mu Bafarizayi, atumira Yezu ngo basangire; yinjira iwe, ajya ku meza. Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza, mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu. Umufarizayi wari wamutumiye, ngo abibone, aribwira ati «Uyu muntu, iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we, n’icyo ari cyo: ko ari umunyabyaha.» Yezu araterura, aramubwira ati «Simoni, mfite icyo nkubwira.» Undi aravuga ati «Mbwira, Mwigisha.» Yezu ati «Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda?» Simoni arasubiza ati «Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza.» Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati «Urabona uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe, ntiwansuka amazi ku birenge; naho we, yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. Ntiwampobeye unsoma; naho we, kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe; naho we, yansize umubavu ku birenge. Ni cyo gitumye nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.» Nuko Yezu abwira uwo mugore ati «Ibyaha byawe birakijijwe.» Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati «Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha?» Nuko Yezu abwira wa mugore ati «Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro.» Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi; hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite. Nuko abantu benshi bamaze guterana, baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. Izindi zigwa mu mabuye; zimaze kumera ziruma, kuko zabuze amazi. N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana. Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.» Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ’kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira. Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege. Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo. Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye. Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.» Nuko nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.» Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza.» Umunsi umwe, Yezu ajya mu bwato ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati «Twambuke ikiyaga, dufate hakurya.» Nuko bagana amazi magari. Mu gihe bambuka, Yezu arasinzira. Nuko haza umuhengeri, ubwato buravoma, benda kurohama. Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Mwigisha, Mwigisha, turashize!» Nuko arakanguka, akangara umuyaga n’umuvumba w’amazi. Birahosha haza ituze. Arababwira ati «Ukwemera kwanyu kuri he?» Bagira ubwoba, baratangara, bakabazanya bati «Uyu ni muntu ki, ugeza aho gutegeka imiyaga n’imivumba bikamwumvira!» Bakukira mu gihugu cy’Abanyageraza giteganye n’icya Galileya. Yezu ageze imusozi, asanganirwa n’umuntu uturutse mu mugi, wahanzweho na roho mbi. Yari amaze igihe kirekire atikoza imyambaro, nta n’inzu yabagamo, ahubwo yiberaga mu marimbi. Abonye Yezu, amwikubita imbere, maze atera hejuru cyane, ati «Uranshakaho iki, Yezu mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze, winyica urubozo.» Roho mbi yavuze ibyo kubera ko Yezu yari yatangiye kuyitegeka ngo ive muri uwo muntu. Koko rero, roho mbi yamuhangagaho kenshi; bakamubohesha iminyururu amaboko n’amaguru bagira ngo adacika, ariko akarenga agaca ingoyi, maze roho mbi ikamujyana kwangara ku gahinga. Yezu aramubaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Aramusubiza ati «Nitwa Gitero.» Kumusubiza atyo yabitewe n’uko roho mbi nyinshi zari zaramwaritsemo. Nuko zimwingingira kutazitegeka gusubira mu nyenga. Ubwo aho ngaho hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga kuri uwo musozi. Roho mbi zinginga Yezu ngo azireke zigire muri izo ngurube, arazemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zijya mu ngurube, maze uwo mukumbi ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu kiyaga, urarohama. Abashumba babibonye barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro. Abantu b’aho barahurura, baza kureba ibyabaye. Bageze iruhande rwa Yezu, basanga wa muntu roho mbi zari zavuyemo yicaye imbere ye, yambaye, kandi yagaruye ubwenge. Nuko bagira ubwoba. Abari babibonye, babatekerereza ukuntu uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi yakize. Nuko abaturage bose bo mu gihugu cy’Abanyageraza basaba Yezu ngo abavire aho, kuko bari bafite ubwoba bwinshi. Yezu yurira ubwato aragenda. Nuko uwo muntu roho mbi zari zavuyemo, aramusaba ngo bibanire. We rero amusezerera, amubwira ati «Ahubwo taha, maze utekerereze abandi ubuntu Imana yakugiriye.» Uwo muntu aragenda, atangaza mu mugi wose ibyo Yezu yari yamugiriye. Yezu agarutse, abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. Nuko haza umuntu witwa Yayiro, akaba umutware w’isengero. Apfukamira Yezu, aramwinginga ngo aze iwe, kuko umukobwa we wari ufite nk’imyaka cumi n’ibiri yendaga gupfa. Mu gihe aganayo, rubanda bamubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, ntihagira n’umwe ushobora kumukiza. Amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye; ako kanya amaraso arakira. Nuko Yezu arabaza ati «Ni nde unkozeho?» Bose barahakana. Petero aramusubiza ati «Mwigisha, ni aba bantu bagukikije, bakubyiga!» Yezu asubiramo ati «Hari umuntu unkozeho, kuko numvise ububasha bumvamo.» Umugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi, maze apfukama imbere ya Yezu, avugira mu ruhame icyatumye amukoraho, n’uko yahereyeko akira ako kanya. We rero aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro.» Mu gihe akivuga ibyo, haza umuntu uvuye kwa wa mutware w’isengero, aramubwira ati «Umukobwa wawe amaze guca; reka kurushya Umwigisha.» Yezu abyumvise abwira Yayiro ati «Witinya! Upfa kwemera gusa, arakira.» Ageze mu rugo, ntiyatuma hari uwinjirana na we mu nzu, kereka Petero na Yakobo na Yohani, hamwe na se na nyina b’umwana. Bose baramuririraga, kandi bashavujwe na we. Yezu aravuga ati «Mwirira: umukobwa ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» Baramuseka, kuko bari bazi neza ko umwana yapfuye. Naho we amufata ukuboko, aramuhamagara ati «Mwana, kanguka.» Umukobwa agarura akuka, ako kanya arahaguruka. Nuko Yezu ategeka ko bamugaburira. Ababyeyi be baratangara cyane, ariko ababuza kugira uwo babwira ibimaze kuba. Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. Arababwira ati «Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri», ababwira no kutajyana amakanzu abiri. Arongera ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.» Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose. Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva ibyabaye byose, biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati «Ni Yohani wazutse mu bapfuye»; abandi ngo «Ni Eliya wagarutse»; naho abandi ngo «Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» Ariko Herodi akavuga ati «Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?» Asigara ashaka uko yamubona. Intumwa zihindukiye, zitekerereza Yezu ibyo zakoze byose. Nuko ajyana na zo, ajya ahantu hiherereye, ahagana ku mugi wa Betsayida. Ariko abantu benshi baza kuhamenya, baramukurikira. Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye. Umunsi uciye ikibu, ba Cumi na babiri baramwegera, baramubwira bati «Sezerera aba bantu, bajye mu nsisiro no mu ngo ziri hafi aha, bashake icumbi n’icyo barya, kuko aha turi ari ku butayu.» Maze arababwira ati «Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya.» Baramusubiza bati «Nta kindi dufite kitari imigati itanu n’amafi abiri gusa; keretse ahari twebwe ubwacu twajya kubagurira icyo barya... » Koko hari abagabo bageze nko ku bihumbi bitanu. Yezu abwira abigishwa be ati «Nimubicaze mu dutsiko tw’abantu nka mirongo itanu mirongo itanu.» Babigenza batyo, barabicaza bose. Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho. Bararya, bose barahaga; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri. Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati «Rubanda bavuga ko ndi nde?» Barasubiza bati «Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu w’Imana.» Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira. Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Nuko akabwira bose, ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki? Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahakana n’amagambo yanjye, uwo nguwo Umwana w’umuntu na we azamwihakana, igihe azazira mu ikuzo rye, n’irya Se, n’iry’Abamalayika batagatifu. Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana.» Nuko hashize nk’iminsi munani Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ajyana na Petero, na Yohani, na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. Mu gihe yasengaga, mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe, yari agiye gupfira i Yeruzalemu. Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke, babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. Bagiye kugenda, Petero abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Icyakora ntiyari azi icyo avuga. Akivuga ibyo, igihu kiraza kirabatwikira; kibarenzeho bashya ubwoba. Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira!» Ijwi ngo rimare kuvuga, babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye. Bukeye bwaho, igihe bamanuka umusozi, abantu benshi baza kumusanganira. Maze umuntu wo muri iyo mbaga atera hejuru ati «Mwigisha, ndabigusabye: dore uyu mwana wanjye mufite ari ikinege. Hari ubwo roho mbi imwegura, agacura imiborogo, ikamuhotagura, akazana urufuro; kandi ikamuvamo byaruhanije, igasiga ari intere. Ninginze abigishwa bawe ngo bayirukane, ariko ntibabishoboye.» Yezu arasubiza ati «Bantu b’iki gihe batemera kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze he? Cyo zana umwana wawe hano.» Igihe umwana ariho yegera Yezu, roho mbi imutura hasi, iramuhotagura. Nuko Yezu akangara roho mbi, akiza umwana, amusubiza se. Bose batangarira ububasha bw’Imana. Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati «Mwebweho mutege amatwi, mwumve ibyo ngiye kubabwira: dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu.» Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza. Ubundi, baza kujya impaka, bibaza uwaba mukuru muri bo. Yezu amenya ibyo batekereza, maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe. Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.» Ni bwo Yohani amubwiye ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.» Yezu aramusubiza ati «Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira, burya aba ari kumwe namwe.» Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati «Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba?» We rero arahindukira, arabatonganya cyane. Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro. Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati «Nzagukurikira aho uzajya hose.» Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.» Yezu abwira undi ati «Nkurikira.» We aramusubiza ati «Reka mbanze njye guhamba data.» Yezu aramubwira ati «Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe, genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.» Undi na we ati «Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.» Yezu aramusubiza ati «Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.» Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ’Amahoro abe muri uru rugo!’ Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ’Ingoma y’Imana ibari hafi!’ Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo, muvuge muti ’Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’ Ndabibabwiye: kuri wa munsi w’urubanza, Sodoma izababarirwa kurusha uwo mugi. Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu. Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu! Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.» Ba bigishwa uko bari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.» Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya. Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.» Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.» Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.» Nuko umwigishamategeko arahaguruka, amubaza amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?» Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?» Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo.» Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati «Ariko se mugenzi wanjye ni nde?» Yezu araterura ati «Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho. Bukeye afata amadenari abiri, ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ’Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse.’ Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?» Umwigishamategeko arasubiza ati «Ni uwamugiriye impuhwe.» Yezu aramubwira ati «Genda, nawe ugenze utyo.» Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita aramwakira. Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!» Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.» Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.» Nuko arababwira ati «Igihe musenga, mujye muvuga muti: Dawe, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe nibuze, ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi. Utubabarire ibicumuro byacu, kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese, kandi ntudutererane mu bitwoshya.» Nuko arababwira ati «Tuvuge ko umwe yaba afite incuti, akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ’Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu; dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha’. Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu, ati ’Windushya! Dore nakinze, kandi jye n’abana banjye turaryamye; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’ Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose. Nanjye ndabibabwiye nti: musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha, akamuhereza inzoka? Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga? Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?» Umunsi umwe Yezu yariho yirukana roho mbi yari yagize umuntu ikiragi. Roho mbi imaze kumuvamo, ikiragi kiravuga, abantu bose baratangara. Icyakora bamwe muri bo baravuga bati «Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. Niba rero Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli? Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. Ariko niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo. Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. Utari kumwe nanjye, aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza. Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti ’Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’ Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku.» Nuko igihe Yezu yavugaga atyo, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!» Na we ati «Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!» Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi. Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni! Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi. Nta muntu ucana itara ngo arishyire ahihishe, cyangwa mu nsi y’ikibindi, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe na wo uzaba mu mwijima. Isuzume urebe niba urumuri rukurimo rutari umwijima. Umubiri wawe nuwerekeza wose ku rumuri, ntihagire n’agace kawo kaguma mu mwijima, uzaba wese mu rumuri nk’uko itara ryaka rikumurikira wese.» Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe, bajya ku meza. Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. Mwa biburabwenge mwe! Imana yaremye inyuma, si Yo yaremye n’imbere? Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira. Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. Nimwiyimbire, mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga; bakazinyura hejuru, batabizi.» Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka.» We rero aramusubiza ati «Nimwiyimbire namwe, bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro! Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe! Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze: bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ’Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’ Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa! Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!» Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye. Nuko abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati «Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi!» ashaka kuvuga uburyarya bwabo. Arongera ati «Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera, bizatangarizwa ahirengeye. Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye: Uwo nguwo muzajye mumutinya. Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero: murushije agaciro ibishwi byinshi. Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi. Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.» Nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati «Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.» Ariko we aramusubiza ati «Wa muntu we, ni nde wangize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu?» Yungamo ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.» Nuko abacira uyu mugani, ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati ’Ndagira nte, ko ari nta ho mfite mpunika imyaka yanjye?’ Nuko aribwira ati ’Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose. Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire.’ Ariko Imana iramubwira iti ’Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana.» Nuko abwira abigishwa be ati «Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga, cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro. Nimwitegereze ibyiyoni: ntibibiba, ntibisarura, ntibigira ububiko cyangwa ibigega, ariko Imana irabigaburira. Mwebwe se ntimubona uko mutambukije ibyo bisiga agaciro! Ni nde muri mwe, n’aho yabishishikarira ate, wagira n’akantu na gato yongera ku buzima bwe? Niba rero n’ibyo byoroheje mutabishoboye, kuki ibindi byo byatuma muhagarika imitima? Nimwitegereze indabo: ntiziboha, ntizinadoda. Nyamara ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo. Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe? Nimureke rero kubunza imitima mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa. Ibyo byose abanyamahanga barabihihibikanira, naho mwe mufite umubyeyi uzi ko mubikeneye. Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma ye, naho ibyo byose muzabigerekerwaho. Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma. Nimugurishe ibyo mutunze, mubifashishe abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona. Koko, aho ubukungu bwawe buri, ni na ho umutima wawe uhora. Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira. Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze. Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa! Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.» Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?» Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ’Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu. Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi; naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.» Yezu yungamo ati «Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa! Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. Koko, kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe.» Arongera abwira rubanda ati «Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ’Imvura iraza kugwa’, kandi bikaba. N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti ’Haraza kuba ubushyuhe’, kandi bikaba. Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe? Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira, hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.» Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. Arabasubiza ati «Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. Cyangwa se, ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.» Nuko Yezu abacira uyu mugani ati «Umuntu yari afite igiti cy’ umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira umuhinzi we ati ’Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme, nta cyo umaze aha ngaha.’ Undi aramusubiza ati ’Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande, maze nshyireho ifumbire. Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.’» Nuko Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato. Icyo gihe, hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga, ntashobore kunamuka na gato. Yezu amubonye, aramuhamagara aramubwira ati «Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.» Nuko amuramburiraho ibiganza; ako kanya arunamuka, asingiza Imana. Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati «Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi, atari ku isabato.» Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato, ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro, ngo ajye kuyuhira? None, uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?» Amaze kuvuga atyo, abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga. Yezu aravuga ati «Ingoma y’Imana imeze ite? Nayigereranya n’iki? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.» Arongera ati «Ingoma y’Imana, nayigereranya n’iki? Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.» Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ’Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturuka.’ Ubwo muzatangira kuvuga muti ’Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.» Icyo gihe bamwe mu Bafarizayi begera Yezu, baramubwira bati «Haguruka, uve hano, kuko Herodi ashaka kukwicisha.» Arabasubiza ati «Nimujye kubwira uwo muhari muti ’Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’ Ariko uyu munsi, ejo n’ejobundi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye, kuko bidakwiye ko umuhanuzi apfira ahandi hatari i Yeruzalemu. Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti ’Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’» Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati «Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?» Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. Arangije arababwira ati «Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» Nuko babura icyo basubiza. Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati «Igihe bagutumiye mu bukwe, ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ’Muvire mu mwanya’; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa, ujye wishyira mu mwanya w’inyuma kugira ngo uwagutumiye naza, akubwire ati ’Mugenzi wanjye igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.» Arongera abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe, cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira, bakakwitura. Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.» Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!» Nuko aramusubiza ati «Umuntu yateguye ibirori bikomeye maze atumira abantu benshi ngo basangire. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ’Nimuze, byose byatunganye.’ Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ’Naguze umurima, ngomba kujya kuwureba; umbabarire, ntundenganye.’ Undi na we ati ’Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire, ntundenganye.’ Naho undi ati ’Narongoye, none simbonye uko nza.’ Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ’Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi, maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu agaruka avuga ati ’Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ’Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.’» Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati «Umuntu waza ansanga, atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo ’Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’ Cyangwa se, ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko, niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri? Abonye bitamushobokeye, yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. Nuko rero, utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Koko, umunyu ni ikintu cyiza, ariko iyo ushizemo uburyohe bwawo, bwagarurwa n’iki? Nta kindi uba ugifitiye akamaro, cyaba igitaka cyangwa ifumbire; ahubwo barawujugunya. Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Nuko abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!» Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati «Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho. Cyangwa se, ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye. Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!’ Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.» Arongera ati «Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ’Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano! Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ’Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ Naho se abwira abagaragu be ati ’Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none yazutse; yari yarazimiye, none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima. Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. Undi aramusubiza ati ’Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga.’ Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ’Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!’ Nuko se aramusubiza ati ’Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!’» Nuko akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza, aramubwira ati ’Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.’ Nuko uwo munyabintu aribaza ati ’Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza kugira ngo, nimara kuva mu bintu bye, nzabone abanyakira iwabo.’ Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ’Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ Undi aramusubiza ati ’Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ Hanyuma abaza undi ati ’Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ’Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’ Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri.» Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde? Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.» Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana. Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo. Biroroshye ko ijuru n’isi bishira aho kugira ngo akitso kamwe kave mu Mategeko. Umuntu wese usenda umugore we akazana undi, aba asambanye; n’ucyura umugore wasenzwe n’umugabo we, na we aba asambanye. Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye. Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu; umukungu na we arapfa, baramuhamba. Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. Nuko atera hejuru ati ’Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’ Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’ Umukungu arongera ati ’Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ Abrahamu aramusubiza ati ’Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!’ Undi ati ’Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho.’ Abrahamu arongera, aramusubiza ati ’Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’» Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire. Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati ’Ndabyicujije’, uzamubabarire.» Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.» Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira. Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ’Banguka uze ufungure’? Ahubwo ntazamubwira ati ’Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze, kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’? Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe? Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ’Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe.’» Yezu yari mu rugendo, anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye. Nuko barangurura ijwi, bati «Yezu, Mwigisha, tubabarire!» Ababonye, arababwira ati «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.» Abafarizayi baramubaza bati «Ingoma y’Imana izaza gihe ki?» Yezu arabasubiza ati «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ’Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.» Yongera kubwira abigishwa be, ati «Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. Bazababwira bati ’Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye. Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane. Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo igihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka; ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. Nimwibuke umugore wa Loti! Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. Ndabibabwiye: muri iryo joro, abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.» (... ) Abigishwa ni ko kumubaza bati «Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.» Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. Nuko aravuga ati «Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ’Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho, aribwira ati ’N’ubwo ndatinya Imana bwose, kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.’» Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Ndabibabwiye: izabarenganura vuba. Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?» Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.» Nuko abantu bamuzanira n’abana babo b’ibitambambuga ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabakabukira. Yezu arabahamagara ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Nuko haza umunyacyubahiro, abaza Yezu ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo mugabo aramusubiza ati «Ibyo byose nabikurikije kuva nkiri muto.» Yezu abyumvise, aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arijima, kuko yari atunze ibintu byinshi. Yezu abibonye atyo, aravuga ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu! Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» Ababyumvise baravuga bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Arabasubiza ati «Ikidashobokera abantu, Imana iragishobora.» Nuko Petero aravuga ati «Dore, twebwe twasize ibyacu byose, turagukurikira.» Arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: ntawe uzaba yarasize urugo rwe, cyangwa umugore we, cyangwa abavandimwe be, cyangwa ababyeyi be, cyangwa abana be, abigirira Ingoma y’Imana, ngo abure kwiturwa ibirenzeho muri iki gihe, no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka.» Nuko Yezu yihererana ba Cumi na babiri, arababwira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze ibyanditswe n’abahanuzi byose byerekeye Umwana w’umuntu bizabe. Koko bazamugabiza abanyamahanga, akubitwe, ashinyagurirwe, avunderezwe amacandwe; kandi nibamara kumukubitisha ibiboko bazamwice, maze ku munsi wa gatatu azazuke.» Nyamara bo, birabayobera. Ayo magambo ababera urujijo; ntibumva icyo Yezu yashakaga kuvuga. Igihe yegereye i Yeriko, hakaba hari impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi, ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Na we, ati «Nyagasani, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!» Ako kanya arabona, maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana. Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umugi. Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. Arirukanka, abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu. Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.» Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani, kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati ’Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.’ Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ’Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’ Amaze rero kwimikwa, aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. Uwa mbere araza, aravuga ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.’ Umwami aramubwira ati ’Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.’ N’uwa kabiri araza, ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu.’ N’uwo nguwo umwami aramubwira ati ’Nawe uzatwara imigi itanu.’ Undi na we araza, ati ’Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro. Koko naragutinye, kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.’ Umwami aramusubiza ati ’Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo?’ Nuko abwira abari aho, ati ’Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.’ Baramubwira bati ’Nyagasani, ko afite se nyine icumi!’ Umwami arabasubiza ati ’Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’» Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu. Nuko agiye kugera i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi witwaga uw’Imizeti, yohereza babiri mu bigishwa be. Arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu. Nimuhagera, murahasanga icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka. Mukiziture, mukinzanire. Nihagira ubabaza ati ’Murakiziturira iki?’ mumusubize muti ’Nyagasani aragikeneye.’» Intumwa ziragenda, zisanga bimeze uko Yezu yabibabwiye. Igihe bakikizitura, ba nyiracyo barababaza bati «Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?» Baravuga bati «Nyagasani aragikeneye.» Nuko bakizanira Yezu. Bagereka ibishura byabo kuri cya cyana cy’indogobe, maze bicazaho Yezu. Uko yagendaga, ni ko baramburaga imyambaro yabo mu nzira. Ageze ahamanuka ku musozi w’Imizeti, abigishwa bose basagwa n’ibyishimo, batangira gusingiza Imana mu ijwi riranguruye kubera ibitangaza byose babonye. Nuko batera hejuru bati «Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo!» Bamwe mu Bafarizayi bari muri rubanda, baravuga bati «Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe!» Yezu arabasubiza ati «Ndabibabwiye: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza!» Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.» Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kuyirukanamo abacuruzi. Arababwira ati «Haranditswe ngo: Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi.» Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga. Umunsi umwe, Yezu yigishirizaga abantu mu Ngoro, yamamaza Inkuru Nziza. Haza abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, hamwe n’abakuru b’umuryango. Baramubaza bati «Tubwire: ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu araba subiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza. Ngaho nimumbwire: batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru, cyangwa ku bantu?» Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, rubanda rwose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohani ari umuhanuzi.» Nuko basubiza ko batazi aho ituruka. Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwira aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» Yezu abwira rubanda uyu mugani, ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo ruzamara igihe. Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. Ariko abo bahinzi baramuhondagura, bamwohereza amara masa. Arongera abatumaho undi mugaragu; uwo na we baramuhondagura, baramutukagura, maze bamwohereza amara masa. Arongera yohereza uwa gatatu; we baramukomeretsa, kandi baramwirukana. Nuko nyir’imizabibu aribwira ati ’Ndabigenza nte? Ngiye kohereza noneho umwana wanjye nkunda; ahari we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi bamubonye barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’ Nuko bamaze kumujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu baramwica. Mbese murabona nyir’imizabibu azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi.» Rubanda babyumvise, baravuga bati «Ibyo ntibikabe!» Nuko Yezu abahanga amaso, arababaza ati «Ibyanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta’ bivuga iki? Umuntu wese uzagwira iryo buye azamenagurika; n’uwo rizagwira rizamujanjagura.» Abigishamategeko n’abatware b’abaherezabitambo bashaka uko bahita bamufata ako kanya, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko batangira kumugenzura, maze bamwoherezaho ingenza, ziriyoberanya zigira nk’intungane, kugira ngo zimufatire mu magambo ye, maze bamugabize abategetsi n’umutware mukuru w’igihugu. Baraza baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukakwigisha; byongeye kandi nta we ubera, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese twemerewe guha Kayizari umusoro, cyangwa si byo?» Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Nimunyereke igiceri. Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Baramusubiza bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Nuko babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda, baraceceka, basigara batangazwa n’amagambo yabashubije. Nuko Abasaduseyi bamwe baramwegera, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri aramucyura, n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Ubwo se, igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi?» Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo ’Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo.’ Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.» Abigishamategeko bamwe baramubwira bati «Mwigisha, uvuze neza.» Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza. Yezu na we arababaza ati «Bashobora bate kuvuga ko Kristu ari mwene Dawudi? Kandi Dawudi ubwe mu gitabo cya Zaburi yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?» Nuko abwira abigishwa be, rubanda rwose rwumva, ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro; bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi!» Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo. Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.» Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.» Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?» Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ’Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire! Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.» Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru. Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu! Nuko rero nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. Icyo gihe, abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye. Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje.» Nuko abacira umugani ati «Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. Iyo birabije, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira. Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.» Ku manywa Yezu yigishirizaga mu Ngoro, ariko nijoro akajya kurara ku musozi w’Imizeti. Nuko mu gitondo cya kare, abantu bose bakamusanga mu Ngoro, kugira ngo bamwumve. Umunsi mukuru wo kurya imigati idasembuye, witwa Pasika, wari wegereje. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashakaga aho bamuturuka ngo bamwice, ariko bagatinya rubanda. Nuko Sekibi itaha muri Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri. Aragenda ajya kubonana n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, ngo barebere hamwe uko yamubagabiza. Ngo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Aremera, asigara ashaka uko yamutanga, rubanda batabizi. Nuko umunsi mukuru w’imigati idasembuye, ari na wo bagombaga kubagaho intama za Pasika, uragera. Yezu atuma Petero na Yohani, arababwira ati «Nimujye kudutegurira Pasika kugira ngo tuyirye.» Baramubaza bati «Urashaka ko tujya kuyitegurira hehe?» Arabasubiza ati «Mukigera mu murwa, murahura n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo, maze mubwire nyir’urugo, muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe neza; abe ari ho mutegura.» Nuko baragenda, maze basanga byose bimeze uko yabibabwiye, bategura Pasika. Igihe kigeze, ajya ku meza hamwe n’intumwa ze, maze arazibwira ati «Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika, ntarababara. Ndabibabwiye: nta bwo nzongera kuyirya, itaruzurizwa mu Ngoma y’Imana.» Nuko yakira inkongoro ya divayi bamuhereje, ashimira Imana maze arababwira ati «Nimwakire musangire. Koko ndabibabwiye: sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’imizabibu, kugeza igihe Ingoma y’Imana izaba yaje.» Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe. Nyamara ugiye kungambanira turiho turasangira. Koko, Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko byagenwe; ariko hagowe umuntu umutanze!» Ubwo batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we. Nuko batangira kujya impaka ngo: umukuru muri bo yaba nde? Arababwira ati «Abami batwara amahanga bayategeka uko bishakiye, n’abandi bayafiteho ubutegetsi bagakunda ko babita abagiraneza. Kuri mwe rero, si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu. Ni ko se, umukuru ni uwuhe: uri ku meza, cyangwa ni uhereza? Si uwo se uri ku meza? Jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza! Mwebwe, muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize. Nanjye nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye, kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye; kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.» Nuko Yezu aravuga ati «Simoni, Simoni! Dore Sekibi yabasabye ngo abashungure nk’ingano, ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.» Aramusubiza ati «Mwigisha, niteguye kujyana nawe, badufunga cyangwa batwica!» Ariko we aramubwira ati «Yewe Petero, nkubwire: uyu munsi, isake ntiri bubike utaranyihakana gatatu ngo ntunzi.» Hanyuma arababwira ati «Igihe mbohereje nta gasaho k’ibiceri, nta mufuka, nta n’inkweto, ese hari icyo mwabuze?» Baramusubiza bati «Nta cyo.» Arababwira ati «Ubu noneho, ufite agasaho k’ibiceri nakajyane; n’ufite umufuka abigenze atyo; n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure. Koko ndabibabwiye: ni ngombwa ko Ibyanditswe binyuzurizwaho ngo ’Yabariwe mu bagome.’ Koko rero ibinyerekeyeho bigiye kurangira.» Baramubwira bati «Mwigisha, dore hano hari inkota ebyiri.» Arabasubiza ati «Birahagije!» Arasohoka, ajya ku musozi w’Imizeti nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa baramukurikira. Amaze kuhagera, arababwira ati «Nimwambaze, kugira ngo mutagwa mu bishuko.» Nuko arabitarura ajya ahareshya n’aho umuntu yatera ibuye; arapfukama, asenga agira ati «Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka.» Nuko umumalayika wo mu ijuru aramubonekera, aramukomeza. Asambishwa n’agahinda, nyamara arushaho gusenga, abira ibyuya by’amaraso byatonyangiraga hasi. Amaze kwambaza arahaguruka, asanga abigishwa be basinzirijwe n’agahinda. Arababwira ati «Koko mwasinziriye? Nimuhaguruke maze mwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko!» Akivuga ibyo, hatunguka igitero cy’abantu babanjirijwe n’uwitwa Yuda, umwe muri ba Cumi na babiri. Yegera Yezu kugira ngo amuhobere. Yezu aramubwira ati «Yuda, ni koko utanze Umwana w’umuntu umusoma?» Abari bakikije Yezu, babonye ibigiye kuba, baramubwira bati «Mwigisha, turwanishe inkota se?» Nuko umwe muri bo ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Ariko Yezu arababwira ati «Nimusigeho!» Aherako amukora ku gutwi, aramukiza. Hanyuma Yezu abwira abari bamuteye, ari bo batware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, n’abakuru b’umuryango, ati «Mwanteye mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo. Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima.» Yezu bamufata ubwo, baramujyana bamwinjiza mu nzu y’umuherezabitambo mukuru. Naho Petero abakurikirira kure. Bari bacanye umuriro mu gikari, barawukikiza barota, Petero na we akaba yari yicaranye na bo. Nuko umuja amubonye yicaye ku ikome, aramwitegereza maze aravuga ati «N’uyu yari kumwe na we!» Ariko Petero ahakana, avuga ati «Wa mugore we, uwo muntu nta bwo muzi.» Hashize akanya undi amubonye, ati «Nawe, uri umwe muri bo!» Petero ati «Wa mugabo we, nta bwo ndi uwo muri bo.» Hashize nk’isaha, undi yemeza akomeje ati «Ni ukuri: n’uyu yari kumwe na we, ndetse ni n’Umunyagalileya!» Petero ati «Wa mugabo we, sinzi ibyo uvuga.» Muri ako kanya akivuga ibyo, isake irabika. Nuko Nyagasani arakebuka, yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati «Uyu munsi, isake itarabika uraba wanyihakanye gatatu.» Nuko Petero asohoka arirana ishavu. Ubwo abantu barindaga Yezu bamujyaho baramushinyagurira, bakanamukubita. Bari bamupfutse mu maso, nuko bakamubaza bati «Ngaho fora: ni nde ugukubise?» Maze bamuhunda n’ibindi bitutsi byinshi. Bumaze gucya, inama y’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko iraterana, maze bahamagaza Yezu mu rukiko rwabo. Baravuga bati «Niba uri Kristu, bitubwire!» Arabasubiza ati «Nimbibabwira ntimubyemera, kandi nimbabaza ntimunsubiza. Ariko guhera ubu, Umwana w’umuntu agiye kwicara iburyo bw’Imana Nyir’ububasha.» Nuko bose baravuga bati «Rero uri Umwana w’Imana!» Arabasubiza ati «Murabyivugiye: ndi we.» Batera hejuru bati «Abagabo bandi ni ab’iki? Ubwacu turamwiyumviye!» Hanyuma ikoraniro ryose rirahaguruka, bamujyana kwa Pilato. Batangira kumurega bavuga bati «Twasanze uyu mugabo agandisha igihugu cyacu, akabuza gutanga umusoro wa Kayizari kandi akiyita Kristu Umwami.» Pilato aramubaza ati «Koko, uri umwami w’Abayahudi?» Aramusubiza ati «Urabyivugiye!» Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda, ati «Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.» Bo rero bahatiriza bavuga bati «Agomesha abantu, ari na ko yigisha muri Yudeya yose, yatangiriye mu Galileya none ageze ino.» Pilato abyumvise, abaza niba uwo muntu ari Umunyagalileya. Amaze kumenya yuko atwarwa na Herodi, amwoherereza Herodi wari i Yeruzalemu muri iyo minsi. Herodi abonye Yezu, arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza. Amubaza ibibazo byinshi, ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bari aho bamurega byinshi. Nuko Herodi, afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana, amusubiza atyo kwa Pilato. Herodi na Pilato bahera ubwo baruzura, kandi mbere hose baziranaga. Nuko Pilato akoranya abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango na rubanda. Arababwira ati «Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agandisha rubanda. Namubarije imbere yanyu, sinagira icyaha musangana mu byo mumurega. Na Herodi ni uko, dore nguyu yamutugaruriye. Uyu muntu nta cyo yakoze gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.» (... ) Ariko bo basakuriza icyarimwe, bati «Uwo nguwo napfe! Uturekurire Barabasi!» Barabasi uwo akaba yari afungiwe imidugararo yadutse mu mugi no kuba yarishe umuntu. Nuko Pilato wifuzaga kurekura Yezu, yongera kubabwira kwa kundi. Ariko barushaho gusakuza bati «Mubambe, mubambe ku musaraba!» Pilato yongera kubabwira ubwa gatatu, ati «Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namusanganye gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.» Ariko bo barushaho gusakabaka, bamusaba ngo abambwe, maze urusaku rwabo rurushaho kwiyongera. Nuko Pilato yemeza ko icyo bashegeye gikorwa. Abarekurira uwo basabaga, wari warafungiwe guteza imidugararo no kwica umuntu; naho Yezu aramubagabiza. Igihe bamushoreye, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni, wiviraga mu mirima ye; bamuhekesha umusaraba, agenda inyuma ya Yezu awumutwaje. Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, barimo abagore baborogaga bamuririra. Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwira ati «Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu! Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ’Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’ Icyo gihe bazinginga imisozi ngo ’Nimuturidukireho’ n’utununga ngo ’Nimudutwikire.’ None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate?» Bari bashoreye n’abandi babiri b’abagiranabi, bagira ngo babicire hamwe na we. Nuko bageze ahantu hitwa ku Kibihanga, barahamubamba hamwe na ba bagiranabi, umwe iburyo undi ibumoso. Nuko Yezu yambaza avuga ati «Dawe, bababarire, kuko batazi icyo bakora.» Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreyeho ubufindo. Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!» Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura, bavuga bati «Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe!» Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.» Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na we yaramutukaga, avuga ati «Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize!» Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we! Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.» Arongera ati «Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe.» Yezu ni ko kumusubiza ati «Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.» Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya cyenda. Umubambiko wo mu Ngoro utanyukamo kabiri. Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe.» Amaze kuvuga atyo araca. Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga, ati «Koko uriya muntu yari intungane.» Abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba, bikubura bataha bikubita ku gituza. Abamenyi ba Yezu bose bari bahagaze ahitaruye, hamwe na ba bagore bari baturutse mu Galileya bamuherekeje, bakomeza kubyitegereza. Nuko hagoboka umugabo witwa Yozefu, umwe mu bagize Inama Nkuru, akaba umuntu w’imico myiza kandi w’intungane. We ntiyari yemeye imigambi mibi ya bagenzi be n’ibyo bari barakoze. Yakomokaga ahitwa Arimatiya, umugi wo muri Yudeya, kandi akaba yari ategereje kubona Ingoma y’Imana. Nuko asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. Awumanura ku musaraba, awuzingiraho umwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare, itigeze igira uyihambwamo. Wari umunsi w’umwiteguro wabanzirizaga isabato. Abagore bari bavanye na Yezu mu Galileya, bakurikira Yozefu; bitegereza imva n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we. Nuko barataha bajya gutegura imibavu n’ibindi bihumura. Maze ku isabato bararuhuka nk’uko byari bitegetswe. Ku wa mbere ukurikira isabato, mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye. Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu. Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabo babiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana. Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso; ba bagabo ni ko kubabwira bati «Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano, ahubwo yazutse. Nimwibuke uko yababwiye akiri mu Galileya, ngo ’Umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu.’» Nuko abagore bibuka ayo magambo ye. Bavuye ku mva, bajya kubitekerereza ba Cumi n’umwe n’abandi bose. Hari Mariya Madalena, na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo, ni ko babwiraga intumwa. Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera. Nyamara Petero we arahaguruka, yiruka ajya ku mva. Yunamye, abona udutambaro twonyine. Nuko asubira imuhira, atangazwa cyane n’ibyari byabaye. Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya. Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi, aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.» Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu. Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. Ariko bo baramwinginga bati «Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu.» Nuko arinjira, kugira ngo agumane na bo. Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Hanyuma agira atya arazimira, ntibongera kumubona. Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!» Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba Cumi n’umwe bateranye, bari kumwe na bagenzi babo bandi, bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!» Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati «Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; aracyakira, akirira imbere yabo. Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.» Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana. Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti ’Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije. Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?» Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.» Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «Sindi we.» — «Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza?» Arabasubiza ati «Oya.» Baramubwira bati «Rwose uri nde, kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde?» Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.» Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. Bongera kumubaza bati «None se ko ubatiza, kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubiterwa n’iki?» Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga. Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi. Ni we navugaga ngira nti ’Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’ Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli, naje mbatiriza mu mazi.» Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru. Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.» Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga "Urutare". Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.» Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero. Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» Nuko Natanayeli aramubwira ati «Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?» Filipo aramusubiza, ati «Ngwino wirebere.» Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.» Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati «Nta divayi bagifite.» Yezu aramusubiza ati «Mubyeyi, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.» Nyina abwira abaherezaga, ati «Icyo ababwira cyose mugikore.» Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati «Nimwuzuze amazi izo ntango.» Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera, arababwira ati «Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.» Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe, aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!» Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera. Ibyo birangiye, Yezu amanuka ajya i Kafarinawumu ari kumwe na nyina n’abavandimwe be n’abigishwa be, nuko bahamara iminsi mikeya. Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama, n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma, ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!» Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.» Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?» Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro y'Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro y'Imana byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?» Iyo Ngoro y'Imana Yezu yavugaga, yari umubiri we. Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze. Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga, bemera izina rye. Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga, kuko yari abazi bose, kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu. Mu Bafarizayi, hari umugabo witwaga Nikodemu, akaba umwe mu Bayahudi b’abategetsi. Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.» Nikodemu aramubwira ati «Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho. Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.» Nikodemu aramubaza ati «Ese ibyo bishobora kubaho bite?» Yezu aramusubiza ati «Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye? Ndakubwira ukuri koko: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya. Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru? Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.» Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana. Dore urwo rubanza urwo ari rwo: ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Koko rero ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyo akora bitagaragara. Naho rero ukora iby’ukuri, ajya ahabona, agira ngo agaragaze ko ibyo akora biba bikorewe Imana. Ibyo birangiye, Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo, kandi arabatiza. Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni, hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. Icyo gihe, Yohani yari atarafungwa. Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. Basanga Yohani, baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza, kandi bose baramusanga.» Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye. Koko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi.» Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. Uwakira ibyo ahamya, aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. Uwo Imana yatumye, avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho. Yezu amaze kumenya ko Abafarizayi bari bumvise ko afite abigishwa benshi, ko yabatizaga kurusha Yohani, — mu by’ukuri si Yezu wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be — ni bwo avuye mu Yudeya, asubira mu Galileya; yagombaga rero kwambukiranya Samariya. Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurima Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu. Nuko umugore wo kuri Samariya aza kuvoma amazi. Yezu aramubwira ati «Mpa amazi yo kunywa.» Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyo kurya. Umunyasamariyakazi abwira Yezu, ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga n’Abanyasamariya. Yezu aramusubiza ati «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana, ukamenya n’ukubwira ati ’Mpa amazi yo kunywa’, wajyaga kuyamusaba ari wowe, maze akaguha amazi atanga ubugingo.» Umugore aramubwira ati «Nyakubahwa, ntufite n’icyo uvomesha, byongeye kandi iriba ni rirerire cyane; ayo mazi atanga ubugingo wayakura he? Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?» Yezu aramusubiza ati «Unywa aya mazi wese azongera agire inyota; ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.» Umugore aramubwira, ati «Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota, nkagaruka hano nje kuvoma.» Yezu aramubwira ati «Jya guhamagara umugabo wawe, maze ugaruke hano.» Umugore aramusubiza ati «Nta mugabo mfite.» Yezu ati «Uvuze neza, wowe ugize uti ’Nta mugabo mfite’; kuko wagize abagabo batanu, n’ugutunze ubu akaba atari umugabo wawe. Ubivuze ukuri.» Umugore abwira Yezu ati «Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, naho mwebwe Abayahudi mukavuga ko i Yeruzalemu ari ho abantu bagomba gusengera.» Yezu aramubwira ati «Mugore, nyemera: dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu. Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko umukiro uturuka mu Bayahudi. Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho.» Umugore abwira Yezu ati «Nzi ko Umukiza, ari we Kristu, agiye kuza; namara kuza azatwigisha byose.» Yezu aramubwira ati «Ni jye uvugana nawe.» Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?» Nuko umugore asiga ikibindi aho, ajya mu mugi, maze abwira abantu ati «Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?» Ni bwo bavuye mu mugi, nuko basanga Yezu. Hagati aho, abigishwa be basigara bamwinginga ngo arye, bati «Mwigisha, fungura.» Yezu arababwira ati «Mfite ibyo kurya mwebwe mutazi.» Nuko abigishwa batangira kubazanya bati «Ese hari uwamuzaniye ibyo kurya?» Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. Si mwe musanzwe muvuga ngo hasigaye amezi ane, bagasarura? Reka rero mbabwire: ngaho nimwubure amaso maze mwitegereze, imirima ireze, ni iyo gusarurwa. Usarura wese aba abonye igihembo, maze agahunika imbuto z’ubugingo bw’iteka, kugira ngo ari ubiba ari n’usarura, bombi basangire ibyishimo. Ubwo ibyo bikagaragaza ukuri kw’ibivugwa ngo: ubiba si we usarura. Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye; abandi bararushye, none mwe muhawe ibyo baruhiye.» Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati «Yambwiye ibyo nakoze byose.» Abanyasamariya baramusanga, baramwinginga ngo aze agumane na bo, maze aguma aho iminsi ibiri. Nuko abantu benshi cyane baremera, babitewe n’ibyo yababwiraga. Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.» Iyo minsi ibiri irangiye, Yezu ava aho, ajya mu Galileya. Yari yigeze kwemera ubwe ko ari nta muhanuzi wubahwa mu gihugu avukamo. Nuko agera mu Galileya, Abanyagalileya bamwakira neza, kuko bari babonye ibyo yari yakoreye i Yeruzalemu byose ku munsi mukuru; na bo bari bagiye mu munsi mukuru. Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana. Yumvise ko Yezu yavuye mu Yudeya akaza mu Galileya, aramusanganira, aramwinginga ngo aze amukirize umwana kuko yari agiye gupfa. Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.» Umutware aramubwira ati «Nyagasani, banguka umwana wanjye atarahwera.» Yezu aramusubiza ati «Genda, umwana wawe ni mutaraga.» Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda. Abaye agitirimuka, abagaragu be baramusanganira, bamubwira ko umwana we ari muzima. Ababaza igihe yoroherewe, baramusubiza bati «Ni ejo ku isaha ya karindwi, ni bwo umuriro wamuvuyemo.» Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose. Icyo kiba ikimenyetso cya kabiri. Yezu yagikoze avuye mu Yudeya, agarutse mu Galileya. Ibyo birangiye, haba umunsi mukuru w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura. Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose.) Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?» Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.» Yezu aramubwira ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende.» Ako kanya, uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda. Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.» Baramubaza bati «Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata ingobyi yawe ugende?» Ariko uwakijijwe ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye mu kivunge cy’abantu benshi bari aho. Hanyuma, Yezu amusanga mu Ngoro y'Imana, aramubwira ati «Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.» Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije. Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato. Nuko Yezu arabasubiza ati «Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.» Ayo magambo atuma Abayahudi barushaho gushaka impamvu yo kumwica, batamuziza gusa ko yicaga isabato, ahubwo bamuziza kandi ko yavugaga ko Imana ari Se, akiringaniza n’Imana. Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare. Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye. Nyamara Data nta we acira urubanza; imanza zose yazeguriye Mwana, kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje. Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo. Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho. Uko Data yifitemo ubugingo, ni na ko yahaye Mwana kwigiramo ubugingo. Kandi amuha ububasha bwo guca imanza, kuko ari Umwana w’umuntu. Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe cyegereje, maze abari mu mva bose, bazumve ijwi rye. Nuko abazaba barakoze neza, bazazukire kubaho, naho abazaba barakoze nabi, bazukire gucirwa urubanza. Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwautumye ashaka. Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri. Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo, kuko mutemera uwo yatumye. Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. Ariko mwanga kunsanga, ngo mugire ubugingo. Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; ariko mwebwe ndabazi: nta rukundo rw’Imana mwifitemo. Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira. Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’Imana yonyine? Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?» Ibyo birangiye, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje. Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» Ibyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati «Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.» Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki byashigajwe n’abari bariye. Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine. Bugorobye, abigishwa be baramanuka no ku nkombe y’inyanja. Bajya mu bwato, berekeza hakurya y’inyanja, ahagana i Kafarinawumu, nuko bubiriraho kandi Yezu atarabageraho. Hahuha umuyaga mwinshi, inyanja yitera hejuru. Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.» Bashatse kumushyira mu bwato, babona ubwato bugeze ku mwaro aho bajyaga. Bukeye, ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari, uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye ’manu ’, nk’uko byanditswe ngo ’Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’ » Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.» Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho. Nyamara narabibabwiye: murambona ariko mukanga kwemera. Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze. Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka. Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.» Nuko Abayahudi barijujuta, bitewe n’uko yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru.» Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?» Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ’Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. Ni jye mugati w’ubugingo. Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.» Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.» Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu. Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?» Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje? Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose? Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo. Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.» Kuva ubwo, benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri, ati «Namwe se murashaka kwigendera?» Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.» Yezu arababwira ati «Si jye wabatoye uko muri Cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni uwa Sekibi.» Uwo ni Yuda, mwene Simoni Isikariyoti, Yezu yavugaga. Kuko ari we wari ugiye kumugambanira, n’ubwo yari umwe muri ba Cumi na babiri. Ibyo birangiye, Yezu akomeza kuzenguruka muri Galileya; ntiyashakaga kujya mu Yudeya, kuko Abayahudi bamuhigaga ngo bamwice. Umunsi mukuru w’Abayahudi witwa uw’Ingando ukaba wegereje. Abavandimwe be baramubwira bati «Haguruka, ujye mu Yudeya, abigishwa bawe na bo babone ibikorwa ukora. Nta we ukorera ibintu ahihishe ashaka kuba ahagaragara; ubwo ukora bene ibyo, igaragarize isi.» Koko rero n’abavandimwe be ntibamwemeraga. Nuko Yezu arababwira ati «Igihe cyanjye ntikiragera, igihe cyanyu cyo gihora kiboneye. Isi ntishobora kubanga, ariko jye iranyanga, kuko mpamya ko ibyo ikora ari bibi. Mwe nimugende, mujye mu munsi mukuru; jye sinjya muri uwo munsi mukuru, kuko igihe cyanjye kitaruzuzwa.» Amaze kubabwira atyo, yihamira mu Galileya. Abavandimwe be bamaze kugenda bajya mu munsi mukuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. Abayahudi bamushakiraga mu munsi mukuru, babaririza bati «Mbese wa wundi ari hehe?» Rubanda bahwihwisaga byinshi bimwerekeyeho, bamwe bati «Ni umuntu mwiza», abandi bati «Oya, ahubwo arayobya rubanda.» Nta muntu watinyukaga kuvuga ibimwerekeyeho yeruye, kuko batinyaga Abayahudi. Umunsi mukuru ugeze hagati, Yezu ajya mu Ngoro y'Imana, arigisha. Abayahudi baratangara, baravuga bati «Uyu ashobora ate kumenya Ibyanditswe, atarigeze yiga?» Yezu arabasubiza ati «Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye. Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga ari iz’Imana, cyangwa se ko ari izo nihimbira ubwanjye. Uvuga ibye bwite, aba ashaka kwihesha ikuzo, naho ushaka ikuzo ry’Uwamutumye, uwo ni umunyakuri, kandi nta kinyoma kimurangwaho. Mbese nta mategeko Musa yabahaye? Nyamara nta n’umwe muri mwe uyakurikiza. Kuki mushaka kunyica?» Rubanda baramusubiza bati «Aho ntuhanzweho na roho mbi? Ni nde ushaka kukwica?» Yezu arabasubiza ati «Nakoze igikorwa kimwe, mwese muratangara. Musa yabahaye umuhango wo kugenya kandi utamuturutseho, ahubwo yarawukuye kuri ba sogokuruza, maze mukagenya umuntu ku isabato. Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice itegeko rya Musa, mutewe n’iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku munsi w’isabato? Ntimugace urubanza mukurikije ibigaragara, ahubwo mujye muruca mukurikije ubutabera.» Bamwe mu batuye i Yeruzalemu baravuga bati «Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? Nyamara dore aravugira mu ruhame, nta cyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ari we Kristu? Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, nta we uzamenya aho aturuka.» Yezu yigishiriza mu Ngoro y'Imana aranguruye ijwi, ati «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.» Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. Icyakora benshi muri rubanda baramwemera, baravuga bati «Kristu naza, aho azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu akora?» Abafarizayi bumvise ko rubanda rukomeza guhwihwisa ibyo byose, bo n’abatware b’abaherezabitambo bohereza abagaragu babo ngo bamufate. Yezu aravuga ati «Ndacyari kumwe namwe igihe gito, nyuma ngasanga Uwantumye. Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi.» Abayahudi batangira kubazanya bati «Agiye kuzajya he, tutazamusanga? Azabe agiye gusanga Abayahudi batataniye mu banyamahanga, maze akigisha abanyamahanga? Aya magambo avuze arashaka kuvuga iki, ngo ’Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi’?» Ku munsi usoza iminsi mikuru, ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara, arangurura ijwi ati «Ufite inyota nansange anywe. Unyemera, nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.» Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye. Benshi muri rubanda bumvise ayo magambo, bati «Uyu ni we wa Muhanuzi koko.» Abandi bati «Ni Kristu.» Abandi na bo bati «Kristu azaturuke se mu Galileya? Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?» Ibyo bituma rubanda bicamo ibice kubera we. Bamwe muri bo bashakaga kumufata, ariko ntihagira umukozaho n’urutoki. Nuko abagaragu baragaruka basanga abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi; barababaza bati «Ko mutamuzanye ni iki?» Abagaragu barabasubiza bati «Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu.» Abafarizayi bati «Ese namwe mwashukitse? Hari n’umwe mu Bategetsi cyangwa se mu Bafarizayi wamwemeye? Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume.» Umwe muri bo, Nikodemu, wigeze gusanga Yezu mbere, arababwira ati «Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?» Baramusubiza bati «Mbese nawe uri Umunyagalileya? Uzashishoze, uzasanga ari nta muhanuzi uvuka mu Galileya!» Nuko bose barikubura barataha, umwe iwe, undi iwe. Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya, agaruka mu Ngoro y'Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha. Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati. Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.» Yongera kunama, akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.» Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.» Abafarizayi baramubwira bati «Ubwo ari wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho, ibyo uhamya si iby’ukuri!» Yezu arabasubiza ati «N’ubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri, kuko nzi aho nturuka n’aho ngana, naho mwe ntimuzi aho nturuka n’aho ngana. Mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye nta we ncira urubanza. N’iyo nciye urubanza, ruba ari urw’ukuri, kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. Ni na ko byanditse mu Mategeko yanyu ngo ’Icyo abagabo babiri bemeje, kiba ari icy’ukuri.’ Koko ni jye uhamya ibinyerekeyeho, ariko na Data wantumye na we arabyemeza.» Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.» Ayo magambo Yezu yayavugiye iruhande rw’ububiko, aho yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Ntihagira umufata, kuko igihe cye cyari kitaragera. Yezu yongera kubabwira ati «Ndagiye kandi muzanshaka, ariko muzapfana icyaha cyanyu. Aho ngiye ntimushobora kuhajya.» Abayahudi baravuga bati «Aho ntagiye kwiyahura, ubwo avuze ngo ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’?» Yezu arababwira ati «Mwe muri abo hasi, jye nkaba uwo hejuru; mwe muri abo kuri iyi si, jye sindi uwo kuri iyi si. Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho, muzapfana ibyaha byanyu.» Nuko baramubaza bati «Uri nde?» Yezu arabasubiza ati «Ndi uwo nababwiye ngitangira. Mfite byinshi mbavugaho n’urubanza nabacira. Ariko Uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mbwira isi.» Ntibamenya ko yababwiraga Se. Yezu yungamo ati «Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije. Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura.» Amaze kuvuga atyo, benshi baramwemera. Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye, ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.» Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha. Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo. Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana. Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.» Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze. Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze. Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.» Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye. Kuki mudasobanukirwa n’ibyo mvuga? Ni uko mudashobora kwakira ijambo ryanjye. Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma. None jye navuga ukuri, mukanga kwemera. Muri mwe, ni nde wampamya icyaha? Niba rero mvuga ukuri, mubuzwa n’iki kunyemera? Umuntu w’Imana yumva amagambo y’Imana. Ngaho mwamenya igituma mutumva, ni uko mutari ab’Imana.» Abayahudi baramusubiza bati «Si ngaha twavuga ukuri, ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho na Sekibi?» Yezu arasubiza ati «Simpanzweho na Sekibi, ahubwo nubaha Data, naho mwe ntimunyubahe. Jye simparanira ikuzo ryanjye, hari Undi uriharanira agaca n’urubanza. Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.» Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ’Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’ Uzabe se uruta umubyeyi wacu Abrahamu wapfuye? N’abahanuzi na bo barapfuye! None ubwawe, wibwira ko uri iki?» Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu. Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye. Umubyeyi wanyu Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye, yarawubonye maze aranezerwa.» Abayahudi baramubwira bati «Uba utaragira imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Abrahamu!» Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.» Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera; Yezu arihisha, nuko ava mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Yihitira abona umuntu wavutse ari impumyi. Maze abigishwa be baramubaza bati «Mwigisha, uwacumuye ni nde, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, kugira ngo avuke ari impumyi?» Yezu arabasubiza ati «Ari we, ari n’ababyeyi be, nta wacumuye, ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho. Ni ngombwa gukora imirimo y’Uwantumye hakibona; ijoro riraje, kandi muri ryo nta wagira icyo akora. Igihe nkiri ku isi, ndi urumuri rw’isi.» Amaze kuvuga atyo, acira hasi, amacandwe ye ayatobesha akondo, agasiga ku maso y’impumyi. Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo: uwatumwe ). Nuko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona. Bituma abaturanyi n’abandi bari barabonye asabiriza bavuga bati «Uriya si wa wundi wajyaga yirirwa yicaye asabiriza?» Bamwe bati «Ni we», abandi bati «Si we, ahubwo ni usa na we.» Arababwira ati «Ni jye.» Ni bwo bamubwiye bati «Amaso yawe yahumutse ate?» Arabasubiza ati «Ni wa muntu bita Yezu: yatobye akondo, akansiga ku maso, maze arambwira ati ’Jya mu cyuzi cya Silowe maze wiyuhagire.’ Nuko njyayo, ndiyuhagira, none ndabona.» Baramubwira bati «Uwo muntu ari hehe?» Arabasubiza ati «Simpazi.» Nuko uwahoze ari impumyi bamushyira Abafarizayi. Hari ku munsi w’isabato igihe Yezu atobye akondo, agahumura amaso ye. Abafarizayi na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati «Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira, none ndabona.» Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice. Barongera babwira impumyi bati «Wowe se, uwaguhumuye umuvugaho iki?» Arababwira ati «Ni umuhanuzi.» Abayahudi banga kwemera ko yari impumyi n’uko yahumutse, bigeza igihe bahamagaje ababyeyi be. Barababaza bati «Uyu koko ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? Ubu se ahumutse ate?» Ababyeyi be barasubiza bati «Icyo tuzi, ni uko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. Uko byagenze kugira ngo abone ntitubizi, n’uwamuhumuye amaso ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru, niyivugire ubwe». Ababyeyi be bavuze batyo babitewe no gutinya Abayahudi, kuko Abayahudi bari babyumvikanyeho ko umuntu wese uzemera ko Yezu ari Kristu, bazamuca mu isengero. Ni cyo cyateye ababyeyi be kuvuga bati «Arakuze, nimumwibarize.» Abayahudi bongera guhamagara ubwa kabiri uwo muntu wahoze ari impumyi, baramubwira bati «Singiza Imana, twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.» Arababwira ati «Niba ari umunyabyaha, ibyo simbizi; icyo nzi ni kimwe: ni uko nari impumyi none nkaba mbona!» Bongera kumubaza bati «Yakugenjereje ate? Yaguhumuye amaso ate?» Arabasubiza ati «Nabibabwiye kandi ntimwabyumva, murashaka kongera kubyumvira iki? Namwe se murashaka kuba abigishwa be?» Nuko bamuhunda ibitutsi, bati «Urakaba umwigishwa we, twe turi abigishwa ba Musa. Tuzi ko Imana yavuganye na Musa, ariko we ntituzi aho aturuka.» Wa muntu arabasubiza ati «Ibyo biratangaje, kuba mutazi aho aturuka kandi yampumuye amaso. Tuzi neza ko Imana itumva abanyabyaha, tukamenya ko uwubaha Imana, agakora icyo ishaka, imwumva. Kuva na kera kose nta wigeze yumva bavuga ko hari uwahumuye uwavutse ari impumyi. Uwo muntu iyo adaturuka ku Mana, nta cyo aba yashoboye gukora.» Baramusubiza bati «Wazikamye wese mu byaha ukivuka, none ni wowe ugiye kutwigisha?» Nuko bamusuka hanze. Yezu aza kumva ko bamuroshye hanze. Bahuye, Yezu aramubaza ati «Wemera Umwana w’umuntu?» We arasubiza ati «Nyakubahwa, ni nde ngo mwemere?» Yezu aramubwira ati «Wamubonye, kandi ni We muvugana.» Ni bwo avuze ati «Ndemera, Nyagasani.» Nuko arapfukama aramuramya. Yezu aramubwira ati «Naje mu nsi nje guca urubanza, kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi.» Bamwe mu Bafarizayi bari kumwe na we babyumvise, baramubwira bati «Natwe se turi impumyi?» Yezu arabasubiza ati «Iyo muba impumyi, nta cyaha mwajyaga kugira. None ubwo mugize ngo ’Turabona’, icyaha cyanyu kigumyeho. Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo. Unyura mu irembo we, aba ari umushumba w’intama. Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura. Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye. Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.» Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira. Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama. Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva. Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye. Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje. Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya, mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye. Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye kugira ngo mbusubirane. Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.» Abayahudi bongera kwicamo ibice babitewe n’ayo magambo. Benshi muri bo bati «Yahanzweho na roho mbi, ndetse yasaze; mumuteze amatwi mushaka iki?» Abandi ariko bati «Aya magambo si ay’uwahanzweho na roho mbi; roho mbi yashobora ite guhumura amaso y’impumyi?» I Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Hari mu itumba. Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. Abayahudi baramukikiza, maze baramubaza, bati «Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye. Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. Jye na Data turi umwe.» Abayahudi bongera gufata amabuye yo kumutera. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?» Abayahudi baramusubiza bati «Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana.» Yezu arabasubiza ati «Mu Mategeko yanyu ntihanditse ngo ’Naravuze nti: muri imana’? Ubwo Amategeko yita imana ababwiwe ijambo ry’Imana, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa, mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ’Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ’Ndi Umwana w’Imana’? Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera. Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.» Nuko bongera gushaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki. Asubira hakurya ya Yorudani, aho Yohani yajyaga abatiriza mbere, agumayo. Abantu benshi barahamusanga bavuga bati «Nta gitangaza na kimwe Yohani yigeze akora, ariko ibyo yamuvuzeho byari ukuri.» Abari aho benshi baramwemera. I Betaniya, ku musozi Mariya na mwene nyina Marita bari batuyeho, hari umurwayi witwa Lazaro. Mariya ni we wari wasize Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we. Nuko bashiki be batuma kuri Yezu, bati «Mwigisha, uwo ukunda ararwaye.» Yezu abyumvise, aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.» Yezu yakundaga cyane Marita na mwene nyina na Lazaro. Yumvise ko Lazaro arwaye, amara iminsi ibiri aho yari ari. Hanyuma abwira abigishwa be ati «Nimuze dusubire mu Yudeya.» Abigishwa baramubwira bati «Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kugutera amabuye, none usubiyeyo!» Yezu arabasubiza ati «Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntatsitara, kuko aba abona urumuri rw’iyi si. Ariko umuntu ugenda nijoro aratsitara, kuko aba adafite urumuri.» Amaze kubabwira ibyo, yungamo, ati «Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura.» Abigishwa be baramubwira bati «Mwigisha, niba asinziriye azakira.» Yezu yashakaga kuvuga ko yapfuye, bo bumva ko yaheranywe n’ibitotsi. Yezu noneho araberurira, ati «Lazaro yarapfuye. Mutumye nishimira ko ntahabaye, kugira ngo mwemere. Ariko nimuze tumusange.» Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.» Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu. Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. Marita abwira Yezu, ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?» Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.» Amaze kuvuga atyo, ajya guhamagara mwene nyina Mariya. Aramwongorera ati «Umwigisha ari hano kandi araguhamagara.» Mariya abyumvise, aherako arabaduka, aramusanga. Ubwo Yezu yari ataragera aho atuye, yari agihagaze aho Marita yari yamusanganiriye. Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu baje kumuhoza, babonye abadutse agenda, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva. Mariya ageze aho Yezu yari ari, ngo amukubite amaso aramupfukamira, ati «Nyagasani, iyo uba hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.» Yezu amubonye arira, n’Abayahudi bamuherekeje na bo barira, ashenguka umutima maze avugana ikiniga, ati «Mwamushyinguye hehe?» Baramubwira bati «Nyagasani, ngwino urebe.» Nuko Yezu asuka amarira. Abayahudi baravuga bati «Nimurebe ukuntu yamukundaga.» Ariko bamwe muri bo baravuga bati «Uwashoboye guhumura ya mpumyi, yari ananiwe kubuza uyu gupfa?» Yezu yongera gushenguka umutima maze ajya ku mva; iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. Yezu ati «Nimukureho ibuye.» Marita, mushiki w’uwapfuye, aravuga ati «Nyagasani ubu aranuka: uyu munsi ni uwa kane.» Yezu aramubwira ati «Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?» Nuko ibuye barikuraho. Yezu yubura amaso ayerekeza hejuru, avuga ati «Dawe, ndagushimira kuko wanyumvise. Jye nari nsanzwe nzi ko unyumva, none mbivugiye aba bantu bankikije, ngira ngo bemere ko ari wowe wantumye.» Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.» Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.» Benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze, baramwemera. Abandi muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi? Nitumureka agakomeza kuriya, bose bazamwemera, maze Abanyaroma baze badusenyere Ingoro kandi barimbure abaturage.» Umwe muri bo witwaga Kayifa, wari umuherezabitambo mukuru uwo mwaka, arababwira ati «Nta cyo mubyumvamo! Ntimubona ko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga, aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke!» Ibyo ntiyabivuze ku bwe; yabitewe no kuba umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka bimuha guhanura, avuga ko Yezu yari agiye gupfira rubanda. Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe. Nuko guhera uwo munsi bashaka uko bamwicisha. Yezu na we ntiyongera kujya agaragara hagati y’Abayahudi, ahubwo ajya ahantu hafi y’ubutayu, mu mugi witwa Efurayimu, agumayo kumwe n’abigishwa be. Icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; maze abantu bo mu misozi bajya i Yeruzalemu gukora imihango yo kwisukura, mbere ya Pasika. Bakomeza gushaka Yezu, maze uko bagahagaze mu Ngoro y'Imana, bamwe bati «Kuba ataje mu munsi mukuru mubitekerezaho iki?» Koko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bari bategetse ko, nihagira umenya aho aherereye, ahavuga kugira ngo baze kumufata. Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we. Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. Ni bwo Yuda Isikariyoti, wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati «Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki?» Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. Nuko Yezu aravuga ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva. Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.» Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. Nyamara abatware b’abaherezabitambo bajya inama yo kwica na Lazaro, kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho, bakemera Yezu. Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bamenya ko Yezu na we aje i Yeruzalemu. Bafata amashami y’imikindo, bajya kumusanganira, ari na ko batera hejuru bati «Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!» Yezu abonye icyana cy’indogobe acyicaraho, nk’uko byari byaranditswe ngo «Witinya, Mwari wa Siyoni, dore Umwami wawe aje akugana, yicaye ku cyana cy’indogobe.» Abigishwa be babanza kuyoberwa icyo ibyo bivuga, ariko Yezu amaze gukuzwa, babona kwibuka ko ibyo bintu ari we byari byaranditsweho, ari na ko banabimugiriye. Abari kumwe na we bose igihe ahamagaye Lazaro mu mva akamuzura mu bapfuye, na bo barabihamyaga. Ni na cyo cyatumye rubanda ruza kumusanganira, kuko rwari rwamenye ko yakoze icyo gitangaza. Nuko Abafarizayi baravugana bati «Ntimubona ko ari nta cyo bibamariye! Dore igihugu cyose cyashitse kimuyoboka!» Hari n’Abagereki bari baje gusenga ku munsi mukuru. Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati «Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu.» Filipo na we ajya kubibwira Andereya. Andereya na Filipo bajya kubibwira Yezu. Yezu abasubiza avuga ati «Koko igihe kirageze, cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe. Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza. Ubu ariko umutima wanjye urahagaze, mvuge ngo iki se? Dawe, iyi saha uyinkize? Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. Dawe, iheshe ikuzo!» Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.» Abantu bari bahagaze aho kandi bari bumvise, baravuga bati «Ni inkuba ikubise.» Abandi na bo bati «Ni umumalayika umuvugishije.» Yezu arabasubiza ati «Iryo jwi si jye rivugiye, ahubwo ni mwebwe. Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa hanze. Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze.» Ibyo yabivuze yerekana urupfu yari agiye kuzapfa. Nuko rubanda baramusubiza bati «Twumvise Amategeko avuga ko Kristu ahoraho iteka, none wowe wavuga ute ko Umwana w’umuntu azererezwa? Mbese uwo Mwana w’umuntu ni nde?» Yezu arababwira ati «Ubu ni igihe gito urumuri rubarimo; cyo nimugende mugifite urumuri, umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima, atamenya aho agana. Igihe mugifite urumuri, nimwemere urumuri, kugira ngo mube abana b’urumuri.» Yezu amaze kuvuga ibyo aragenda, ajya kubihisha. N’ubwo yari yaraberetse ibyo bimenyetso byose, ntibamwemeraga, bityo harangira ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ati «Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?» Ngicyo icyatumaga badashobora kwemera. Izayi yunzemo ati «Yabahumye amaso, imitima yabo ayigira urutare, kugira ngo amaso yabo atabona, n’umutima wabo ugasobanukirwa, maze bakazahinduka nkazabakiza.» Izayi yavuze ibyo, kuko yari yabonye ikuzo rya Yezu, kandi abivuga ari we abyerekejeho. Icyakora benshi, ndetse no mu batware baramwemeraga, ariko kubera Abafarizayi ntibatinyuke kubyemeza, banga gucibwa mu isengero, kuko bakunze ikuzo ry’abantu kuruta ikuzo ry’Imana. Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye. Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima. Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi. Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga. Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.» Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije. Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.» Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu. Ndababwira ukuri koko: nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye. Ubwo mumenye ibyo, muzahirwa nimubikurikiza. Simvuze mwese: abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ’Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri.’ Mbaburiye hakiri kare bitaraba, ngira ngo umunsi ibyo byabaye, muzemere ko ndi Uriho. Ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.» Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga. Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza. Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.» Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde? Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti. Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.» Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo. Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene. Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro. Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye. Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye. Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.» Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!» Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu. Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba. Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi.» Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?» Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije.» Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye. Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data. Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora. Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo. Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange. Hasigaye igihe gito isi ntizongere kumbona. Ariko mwe muzambona, kuko ndiho kandi namwe mukazabaho. Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe. Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.» Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati «Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi?» Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. Mwumvise ko nababwiye nti ’Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga, mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere. Sinkivuganye namwe byinshi, kuko umugenga w’iyi si aje. Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse. Nimuhaguruke, tuve hano! Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi. Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto, araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto. Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye. Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo. Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya. Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa. Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye. Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana. Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. Mwibuke ijambo nababwiye ko ’Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha. Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye. Iyo ntaza, byongeye iyo ntagira ijambo mbabwira, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero ntibafite uko bikuraho icyaha cyabo. Unyanga, aba yanze na Data. Iyo ntagaragariza muri bo ibikorwa bitigeze gukorwa n’undi wundi, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero barabibonye, bararenga baranyanga hamwe na Data. Ibyo rero byabaye kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko byuzuzwe ngo ’Banyanze bampora ubusa.’ Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo. Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro. Mbibabwiye ngira ngo ejo mudatsitara. Bazabaca mu masengero; ndetse n’igihe kirageze, maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imana. Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye. Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye. Sinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe. Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ’Ugiye he?’ Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza. Kandi namara kuza, azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye. Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye; azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye; azabereka uko urubanza ruteye kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza. Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza. Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha. Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.» Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati «Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data?» Baravuga bati «Iby’aka kanya gato bivuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.» Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati «Murabazanya ibyo mvuze nti ’Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’ Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo. Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi. Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe; kandi ibyishimo byanyu he kugira ubibavutsa. Uwo munsi kandi ntimuzongera kugira icyo mumbaza. Ndababwira ukuri koko: nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha. Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere. Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data. Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye, simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data, kuko Data abakundira ko mwankunze, kandi mukemera ko nkomoka ku Mana. Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.» Abigishwa be baramubwira bati «Erega noneho uravuga weruye, ntukivugira mu bigereranyo. Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.» Yezu arabasubiza ati «Noneho muremeye? Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.» Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo, nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose, abahe ubugingo bw’iteka. Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora. None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa. Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe. Ubu bamenye ko ibyo wampaye byose, ari wowe biturukaho, kuko nababwiye amagambo wambwiye, maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho, kandi bemera ko ari wowe wantumye. Ubu ni bo nsabira; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye, kuko ari abawe. Kandi rero ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose bikaba ibyanjye, maze ngaherwa ikuzo muri bo. Ubu rero sinkiri mu nsi, ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga. Dawe Nyir’ubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe. Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje ntihagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe. Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye. Nabagejejeho ijambo ryawe, maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Batagatifurize mu kuri: ijambo ryawe ni ukuri. Nk’uko wantumye mu nsi, nanjye ni ko nabatumye ku isi; kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri. Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe; mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo.» Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo. Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be. Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro. Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati «Murashaka nde?» Baramusubiza bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe.» Yuda wamugambaniraga, akaba ahagararanye na bo. Yezu amaze kubabwira ati «Ni jyewe», basubira inyuma bitura hasi. Yongera kubabaza ati «Murashaka nde?» Barongera bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arabasubiza ati «Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.» Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati «Abo wampaye nta n’umwe najimije muri bo.» Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. Yezu abwira Petero ati «Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye, ndeke se kuyinywa?» Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi bafata Yezu baramuboha. Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka. Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga. Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa. Uwo mwigishwa wundi akaba yaraziranye n’umuherezabitambo mukuru, yinjirana na Yezu mu rugo rw’umuherezabitambo mukuru. Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira, ngo yinjize Petero. Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu?» Petero arasubiza ati «Sindi we.» Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo, yota. Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.» Amaze kuvuga ibyo, umwe mu bafasha wari aho ngaho, akubita Yezu urushyi ati «Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?» Yezu aramusubiza ati «Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?» Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru. Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati «Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?» Arahakana ati «Sindi we.» Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi, ati «Sinakubonye mu busitani muri kumwe?» Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika. Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura, batararya Pasika. Pilato arasohoka arabasanga, ati «Uyu muntu muramurega iki?» Baramusubiza bati «Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.» Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati «Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.» Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye ku rupfu yari agiye gupfa riruzuzwa. Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?» Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?» Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.» Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.» Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama. Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye, ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?» Nuko bose barongera batera hejuru, bati «Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.» Barabasi uwo yari umujura. Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite. Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura; nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi. Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.» Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.» Abayahudi baramusubiza bati «Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.» Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba. Asubira mu rugo, maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza. Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.» Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa «Litostrotosi », mu gihebureyi «Gabata ». Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.» Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.» Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba. Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga », mu gihebureyi hakitwa «Gologota». Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati. Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi.» Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki. Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ’umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ’Ndi umwami w’Abayahudi.’» Pilato arabasubiza ati «Icyo nanditse nacyanditse.» Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati «Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe, ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.» Nguko uko abasirikare babigenjeje. Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe. Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.» Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe cyinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we. Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca. Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.» N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.» Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi. Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera. Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye. Nuko abigishwa bisubirira imuhira. Mariya we, akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira. Uko yakariraga arunama, arunguruka mu mva. Ni bwo abonye abamalayika babiri bambaye imyenda yererana, bicaye aho umurambo wa Yezu bari bawushyize, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge. Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.» Akivuga ibyo, arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu. Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.» Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha». Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.» Nuko Mariya Madalena ajya kubwira abigishwa ati «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.» Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.» Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye. Nyuma y’ibyo, Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye. Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye. Nuko Simoni Petero arababwira ati «Ngiye kuroba.» Baramusubiza bati «Tukajyana.» Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we. Nuko arababwira ati «Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?» Baramusubiza bati «Habe na busa.» Arababwira ati «Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.» Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo. Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja. Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko mu ntambwe magana abiri. Bageze ku butaka, babona umuriro ucanye utazeho ifi, n’umugati. Yezu arababwira ati «Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba.» Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse. Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani. Nuko Yezu araza, afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye. Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba?» Aramusubiza ati «Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye.» Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu ati «Ragira intama zanjye.» Yongera kumubaza ubwa gatatu, ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu, ati «Urankunda?» Ni bwo amushubije ati «Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira intama zanjye. Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.» Yavuze atyo, ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo, aramubwira ati «Nkurikira.» Petero ahindukiye, abona wa mwigishwa Yezu yakundaga aje abakurikiye, ari na we wegamiraga Yezu bari ku meza akamubaza ati «Nyagasani, ni nde ugiye kukugambanira?» Petero amaze kumubona, abwira Yezu, ati «Nyagasani, naho se uyu we bite?» Yezu aramubwira ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki? Wowe nkurikira.» Kuva ubwo, iryo jambo rikwira mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atazapfa. Nyamara Yezu ntiyavuze ngo ntazapfa, ahubwo ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki?» Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse; byongeye tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri. Hari n’ibindi bintu byinshi Yezu yakoze; babyanditse bakabirondora byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwaho ntibyakwirwa ku isi yose. Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.» Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.» Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.» Bava ku musozi witwa uw’Imizeti bagaruka i Yeruzalemu, — uwo musozi ukaba bugufi ya Yeruzalemu, nk’urugendo bemerewe gukora ku isabato —. Bahageze, bazamuka mu cyumba cyo hejuru aho babaga. Abo ni Petero, Yohani, Yakobo, Andereya, Filipo na Tomasi, Baritolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni umunyeshyaka, na Yuda mwene Yakobo. Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be. Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati «Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko! Uwo yari umwe muri twe kandi yari yaratorewe uyu murimo wacu. Nuko rero, uwo mugabo yari yariguriye umurima ukomotse ku gihembo cy’icyaha cye, agwa yubamye; ni ko gukindukira hagati, maze amara ye yose arasandara. Abatuye i Yeruzalemu bose barabimenya, bituma uwo murima bawita mu rurimi rwabo Hakeludama, ari byo kuvuga ngo umurima w’amaraso. Koko rero, ni ko byanditswe no mu gitabo cya Zaburi ngo ’Iwe harakaba itongo, ntihazagire uhatura.’ kandi ngo ’Umurimo we uzahabwe undi None rero, hari abagabo twagendanye igihe cyose Nyagasani Yezu yari kumwe na twe, uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.» Nuko bazana babiri muri bo; umwe akaba Yozefu witwaga Barisaba, wari waranahimbwe ’Ntungane’, undi akaba Matiyasi. Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo, kugira ngo ahabwe umwanya mu murimo wa gitumwa Yuda yaretse, akajya ahamukwiye.» Nuko bakora ubufindo maze bwerekana Matiyasi, guhera ubwo abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe. Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. Barashoberwa, batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya? Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire? Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.» Bose bari bumiwe, bagatangara babazanya bati «Ibi birashaka kuvuga iki?» Ariko hakaba n’abandi babakwena, bagira bati «Aba bantu basinze divayi nshyashya!» Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. Aba bantu ntibanyoye nk’uko mubitekereza, kuko hakiri ku isaha ya gatatu y’igitondo; ahubwo ibi mureba ni ibyavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, ati ’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi. Koko muri iyo minsi, abagaragu banjye n’abaja banjye, nzabasenderezamo Umwuka wanjye maze bahanure. Nzakora ibintu bitangaje hejuru mu kirere, n’ibimenyetso bikomeye hasi ku isi: hazaboneka amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi. Izuba rizijima n’ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi wa Nyagasani, Umunsi ukomeye kandi w’ikuzo. Ubwo rero umuntu wese uziyambaza izina rya Nyagasani, azakizwa.’ Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana. Koko kandi, Dawudi yavuze ibimwerekeyeho ati ’Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana. Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere, kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu, kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke. Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’ Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ’Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo. Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva. Dawudi we n’ubwo atazamutse mu ijuru, nyamara yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe, mbagira akabaho ukandagizaho ibirenge byawe.’ Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?» Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.» Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.» Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe. Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’Imana. Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa «Uw’Uburanga», kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose. Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu Ngoro, abasaba imfashanyo. Nuko Petero, ari hamwe na Yohani, aramwitegereza maze aramubwira ati «Ngaho turebe! » Uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!» Nuko amufata ikiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Ako kanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera; arabaduka, arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu Ngoro y'Imana, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. Nuko rubanda rwose ngo bamubone agenda kandi asingiza Imana, baramumenya: koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’Umuryango w’Ingoro y'Imana witwa "Uw'Uburanga". Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho. Kubera ko uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, bitangaza cyane rubanda rwose, biruka babasanga ahitwa ku «Ibaraza rya Salomoni». Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati «Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite? Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese. None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe; bityo hazabeho ibihe by’ihumure muhawe na Nyagasani, ubwo azaboherereza Kristu wabagenewe, ari we Yezu, Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera. Koko Musa yaravuze ati ’Nyagasani Imana azababonera mu bavandimwe banyu Umuhanuzi umeze nkanjye; muzamwumvire mu byo azababwira byose. Umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azacibwa mu muryango wayo.’ Kandi n’Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli no ku bamusimbuye, bavuze iby’iy’iminsi turimo. Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ’Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’ Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.» Igihe Petero na Yohani bariho babwira rubanda, abaherezabitambo, umutegeka w’Ingoro n’Abasaduseyi baraza, barabegera. Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu. Nuko barabafatisha babaraza mu buroko, kuko bwari bugorobye. Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu. Bukeye bw’uwo munsi, abatware b’Abayahudi, abakuru b’umuryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. Hari kandi na Ana, umuherezabitambo mukuru, na Kayifa, na Yohani, na Alegisanderi, n’abo mu muryango w’umuherezabitambo mukuru bose. Nuko batumiza Petero na Yohani, batangira kubabaza bati «Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina?» Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati «Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.» Ngo babone ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu; banitegereje uwo muntu wakijijwe wari uhagararanye na bo, babura icyo babasubiza. Nuko bategeka ko babavana imbere y’Inama nkuru, barabazanya bati «Bariya bantu tubagenze dute? Dore bakoze igitangaza kiragaragara, cyanamenyekanye mu batuye Yeruzalemu bose kandi ntidushobora kugihakana. Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara muri rubanda, nimucyo tubakange, tubabuze kuzongera kugira uwo babwira bitwaje iryo zina.» Ni ko kubahamagaza, bababuza rwose kuzongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu. Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati «Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo! Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.» Bamaze kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye. Koko kandi, uwo muntu wari wakijijwe ku buryo bw’agatangaza yari arengeje imyaka mirongo ine. Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye. Ngo bamare kubyumva, bose hamwe n’umutima umwe basenga Imana, bagira bati «Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose; ni wowe kandi ku bwa Roho Mutagatifu wavugiye mu munwa w’umukurambere wacu Dawudi, umugaragu wawe, uti ’Ni iki giteye amahanga gusakabaka, n’imiryango gutekereza ibidafite umumaro? Abami b’isi barahagurutse n’abatware barakorana, kugira ngo barwanye Nyagasani n’Uwo yisigiye amavuta y’ubutore.’ Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato, kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore. Barangiza batyo imigambi yawe yose wari waragennye kuva kera, ku bw’ububasha bwawe n’ubushake bwawe. None rero, Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga. Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.» Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga. Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo. Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye. Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima. Agurisha uwo murima maze ikiguzi cyawo agishyikiriza Intumwa. Ariko umuntu witwa Ananiya, amaze kubyumvikanaho n’umugore we Safira, agurisha isambu ye; hanyuma yisigira igice cy’ikiguzi cyayo ndetse n’umugore we abyemeye, maze ajyana igice gisigaye agishyikiriza Intumwa. Petero aramubwira ati «Ananiya, ni iki cyatumye Sekinyoma agutaha mu mutima? Wabeshye Roho Mutagatifu maze usigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe. Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana.» Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba. Nuko abasore baraza baramupfunya, maze bajya kumuhamba. Hashize nk’amasaha atatu, umugore we na we araza, ariko atazi ibyabaye. Petero aramubaza ati «Ni ko ye, koko iki ni cyo kiguzi mwagurishije isambu yanyu?» Umugore arasubiza ati «Ni icyo ngicyo.» Petero ni ko kumubwira ati «Mwaje guhuza mute umugambi, kugira ngo musembure Roho wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango; nawe bagiye kukujyana.» Ako kanya agwa imbere ya Petero, araca. Ba basore ngo binjire basanga amaze gupfa, na we baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we. Kiliziya yose n’abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba. Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera. Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani. Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi kugira ngo Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo. Ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira. Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari; bafatisha Intumwa, bazishyira mu buroko rusange. Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati «Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!» Ngo bamare kubyumva, mu museso binjira mu Ngoro, batangira kwigisha. Umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we baraza, bahamagaza Inama nkuru igizwe n’abakuru bose b’Abayisraheli; ni ko gutuma ngo bajye gushaka Intumwa mu buroko. Abagaragu baragenda; ngo bagere mu buroko ntibabasangamo. Nuko bagaruka bababwira bati «Twasanze uburoko bufunze neza n’abarinzi bahagaze imbere y’imiryango, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.» Ngo babyumve, umutegeka w’Ingoro n’abatware b’abaherezabitambo barashoberwa, bibaza uko byabagendekeye. Ariko haza umuntu arababwira ati «Dore ba bantu mwari mwashyize mu buroko bahagaze mu Ngoro kandi bariho barigisha rubanda.» Nuko umutegeka w’Ingoro ajyana n’abagaragu be kuzana Intumwa, ariko batazakuye, kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye. Barabazana rero babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati «Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu?» Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.» Bo ngo babyumve, umujinya urabasya maze batekereza kubica. Ariko mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato. Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka. Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana. None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo. Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye, hato mutavaho murwanya Imana.» Nuko iyo nama barayemera, bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu. Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu. Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo. Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.» Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza. Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera. Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.» Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.» Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika. Umuherezabitambo mukuru abaza Sitefano ati «Ibyo se koko ni ko biri?» Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani. Iramubwira iti ’Wimuke mu gihugu cyawe no mu muryango wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.’ Nuko Abrahamu yimuka mu gihugu cy’Abakalideya, ajya gutura i Harani. Nyuma y’urupfu rwa se, Imana imuzana muri iki gihugu mutuyemo ubu ngubu. Nyamara ntiyigera imukebera isambu muri iki gihugu, habe ndetse n’ahangana urwara, ahubwo imusezeranya kuzakimuhaho umurage, we n’urubyaro rwe, n’ubwo Abrahamu atagiraga umwana. Imana ni ko kumubwira iti ’Urubyaro rwawe ruzatura mu gihugu cy’amahanga, babakoreshe imirimo y’agahato kandi babagirire nabi imyaka magana ane. Nyamara igihugu kizabagira abacakara, ni jye ubwanjye uzagicira urubanza — iyo ari Imana ibivuga —, hanyuma bazavayo maze bajye bansengera aha hantu.’ Nuko igirana na we Isezerano rirangwa no kugenywa; bityo abyaye Izaki amugenya ku munsi wa munani, hanyuma Izaki na we abigenza atyo kuri Yakobo, na Yakobo abigenza atyo ku basekuruza bacu uko ari cumi na babiri. Abo basekuruza bacu bagirira Yozefu ishyari, baramugurisha, ajyanwa mu Misiri. Ariko Imana yari kumwe na we, imugobotora mu magorwa ye yose, maze imuha ubutoni n’ubuhanga imbere ya Farawo, umwami wa Misiri, amugira umutware wa Misiri n’uw’urugo rwe rwose. Nuko inzara iza gutera mu Misiri no muri Kanahani; amagorwa aba yose maze abasekuruza bacu babura ibibatunga. Yakobo ngo yumve ko mu Misiri hari ibiribwa, yoherezayo ku ncuro ya mbere abasekuruza bacu. Ku ncuro ya kabiri Yozefu yimenyesha abavandimwe be, bityo na Farawo amenyana n’umuryango wa Yozefu. Nuko Yozefu abatuma kuzana se Yakobo n’umuryango we wose, bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu. Yakobo aramanuka ajya mu Misiri, aba ari ho apfira kimwe n’abasekuruza bacu. Nuko babajyana i Sikemu, babahamba mu mva Abrahamu yari yaraguze ku giciro cya feza na bene Hemori, i Sikemu. Igihe cyegereje kugira ngo Isezerano Imana yagiriye Abrahamu rirangire, umuryango uriyongera maze ugwira mu Misiri, kugeza ubwo mu Misiri hima undi mwami utari uzi Yozefu. Uwo mwami apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi abasekuruza bacu, kugeza aho abategeka kujugunya abana babo ngo batabaho. Muri icyo gihe Musa aravuka, yari umwana mwiza kandi w’igikundiro mu maso y’Imana. Arererwa mu rugo rwa se amezi atatu; amaze gutabwa, umukobwa wa Farawo aramuraruza, maze amurera nk’umwana we bwite. Nuko Musa yigishwa ubuhanga bwose bw’Abanyamisiri, aba igihangange mu magambo ye no mu bikorwa bye. Igihe Musa yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo kimuzamo cyo kugenderera abavandimwe be, Abayisraheli. Ngo abone umwe muri bo agirirwa nabi, aramutabara, maze kugira ngo ahorere umuvandimwe we wagirirwaga nabi, yica wa Munyamisiri. Yatekerezaga ko abavandimwe be bazumviraho ko Imana izabarokoresha ikiganza cye, ariko ntibabyumva. Bukeye asanga barwana ubwabo, agerageza kubunga agira ati ’Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe; igituma mugirirana nabi ni iki?’ Ariko uwarenganyaga mugenzi we asunika Musa, avuga ati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyamisiri?’ Musa ngo yumve ayo magambo arahunga, asuhukira mu gihugu cya Madiyani, ahabyarira abahungu babiri. Imyaka mirongo ine ishize, umumalayika amubonekera mu gihuru cyaka umuriro, aho yari ari mu butayu bw’umusozi wa Sinayi. Musa ngo abibone biramutangaza, aregera ashaka kwitegereza, maze yumva ijwi rya Nyagasani rigira riti ’Ndi Imana y’abasekuruza bawe, Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka kwitegereza. Nuko Nyagasani aramubwira ati ’Kuramo inkweto zawe, kuko aha hantu uhagaze ari ubutaka butagatifu. Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi n’imiborogo yawo narayumvise; none namanuwe no kubagobotora. Ubu ngubu rero genda, ngutumye mu Misiri.’ Musa uwo nyine bari barihakanye bavuga bati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza?’, ni we Imana yohereje kubabera umutware n’umutabazi, imutumyeho umumalayika wari wamubonekeye mu gihuru. Ni we wabavanye mu Misiri, akora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri icyo gihugu, ku Nyanja itukura no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine. Musa uwo, ni we wabwiye Abayisraheli ati ’Imana izababonera mu bavandimwe banyu umuhanuzi.’ umeze nkanjye Igihe cy’ikoraniro ryo mu butayu, ni we kandi wari uhagaze imbere y’abasekuruza bacu, akavugana n’Umumalayika ku musozi wa Sinayi; ni we wakiriye amagambo y’ubugingo kugira ngo ayadushyikirize. Ariko abasekuruza bacu banga kumwumvira, baramuhigika maze bifuza kwisubirira mu Misiri! Ni ko kubwira Aroni bati ’Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye.’ Muri iyo minsi ni bwo bacuze ikimasa, batura igitambo icyo kigirwamana kandi bishimira igikorwa cy’ibiganza byabo. Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Abahanuzi ngo ’Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo, muryango wa Israheli, mu myaka mirongo ine yose mwamaze mu butayu? Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki n’inyenyeri y’imana yanyu Refani, ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge! Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’ Mu butayu, abasekuruza bacu bari bafite ihema rihamya Isezerano; Uwavuganaga na Musa yari yaramutegetse kuryubaka akurikije urugero yari yabonye. Hanyuma abasekuruza bacu bamaze kurihabwa, bayobowe na Yozuwe, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira, Imana imaze kwirukanamo amahanga yari agituye; rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawudi. Dawudi uwo nyine yatonnye ku Mana, maze ayisaba guteganya Ingoro igenewe Imana ya Yakobo. Ariko Salomoni ni we wayubakiye Ingoro. Nyamara Umusumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n’abantu, nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ati ’Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. None rero, muzanyubakira ingoro nyabaki? — uwo ni Nyagasani ubivuga — Cyangwa se aho nzaruhukira, hazaba hameze hate? Mbese ye, ibiganza byanjye si byo byaremye ibi byose.’ Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu, muri kimwe n’abasekuruza banyu! Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica. Mwahawe Amategeko muyashyikirijwe n’abamalayika, nyamara ntimwayakurikiza!» Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.» Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca. Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi. Uwo munsi haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya. Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane. Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko. Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana. Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu. Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona. Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira. Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi. Muri uwo mugi hakaba umugabo witwa Simoni, wari umupfumu, maze agatangaza Abanyasamariya, yiyita akataraboneka. Abantu bose kuva ku muto kugera ku mukuru bakamwihambiraho, bavuga bati «Uyu muntu arimo Ububasha bw’Imana, ubwo bita Ubuhangange.» Icyatumaga bamwihambiraho batyo, ni uko yari amaze igihe kirekire yarabararuye n’ubwo bupfumu bwe. Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa. Nuko na Simoni ubwe aremera, arabatizwa, maze yihambira kuri Filipo; yabona ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza byakorwaga, akumirwa. Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani. Bagezeyo, basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu, kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho; bakaba bari barabatijwe gusa mu izina rya Nyagasani Yezu. Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu. Simoni rero ngo abone ko Roho Mutagatifu atangwa no kuramburirwaho ibiganza n’Intumwa, azizanira amafaranga, azibwira ati «Nimumpe nanjye ubwo bubasha, kugira ngo uwo nzaramburiraho ibiganza ajye ahabwa Roho Mutagatifu.» Petero aramusubiza ati «Uragapfana n’amafaranga yawe, kuko watekereje ko ingabire y’Imana igurwa amafaranga! Nta mugabane, nta n’umurage ufite muri ibi, kuko umutima wawe udatunganiye Imana. Ngaho rero ihane ubwo bugome bwawe, kandi utakambire Nyagasani; wenda yakubabarira icyo gitekerezo cyinjiye mu mutima wawe, kuko mbona uri mu ndurwe isharira no mu ngoyi y’icyaha.» Simoni ni ko gusubiza ati «Nimunsabire namwe kuri Nyagasani, kugira ngo hatagira ikingwirira mu byo mwavuze.» Petero na Yohani bamaze guhamya no kwamamaza ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bamamaza Inkuru Nziza mu nsisiro nyinshi z’Abanyasamariya. Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.» Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu. Yari mu nzira ataha, yicaye mu igare rye, agenda asoma igitabo cya Izayi umuhanuzi. Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.» Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati «Mbese aho ibyo usoma urabyumva?» Undi aramusubiza ati «Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira.» Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe. Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi «Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. Yacishijwe bugufi, acirwa urubanza rw’akarengane. Ni nde uzavuga iby’abazamukomokaho? Ko ubugingo bwe bwazimanganye ku isi, nta cyo yasize.» Uwo mutware abaza Filipo ati «Ndagusabye ngo umbwire: ni nde umuhanuzi avugaho ibi ngibi? Ni kuri we ubwe, cyangwa se ni undi muntu yavugaga?» Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu. Uko bagakomeje inzira baza kugera ku mugezi, wa mutware aravuga ati «Dore amazi! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa?» ( Filipo aramusubiza ati «Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, birashoboka.» Undi aramubwira ati «Ndemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.») Nuko ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo n’umutware, maze Filipo aramubatiza. Bamaze kuva mu mazi Roho Mutagatifu ajyana Filipo, uwo mutware ntiyongera kumubona ukundi, ahubwo yikomereza urugendo rwe yishimye. Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya. Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu. Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?» Sawuli arabaza ati «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora.» Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa. Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!» Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ’Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.» Ananiya arasubiza ati «Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.» Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.» Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.» Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. Amaze kurya, yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana. Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?» Ariko Sawuli arushaho gukomera, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristu. Hashize igihe kinini Abayahudi bajya inama yo kumwica. Nyamara Sawuli aza kumenya ubwo bugambanyi bwabo, bugeza aho kurinda amarembo y’umugi ijoro n’amanywa, ngo babone uko bamwica. Ariko nijoro abigishwa be baramucikisha, bamwururukiriza ku nkike y’umugi, bamumanuriye mu gitebo. Sawuli ageze i Yeruzalemu, agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko. Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga. Nuko Sawuli agumana na bo, akagenda hose muri Yeruzalemu nta cyo yishisha, ari na ko yigisha mu izina rya Yezu ashize amanga. Yakundaga kuganira n’Abayahudi bavugaga ikigereki kandi akajya impaka na bo; ariko bo bagashaka kumwica. Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi. Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu. Ubwo rero Petero wazengurukaga igihugu cyose, aza kugera no ku batagatifujwe bari batuye i Lida. Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka, kubera ubumuga. Petero aramubwira ati «Eneya, Yezu Kristu aragukijije. Haguruka wisasire uburiri bwawe!» Uwo mwanya arahaguruka. Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani. Ubwo i Yope hakaba umwigishwakazi witwa Tabita, mu kigereki rikaba Doruka. Yakoraga ibikorwa byiza byinshi, kandi agatanga n’imfashanyo y’abakene. Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara, maze arapfa. Bamaze kuhagira umurambo we, bawurambika mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ariho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati «Ntutindiganye kuza iwacu.» Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo. Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati «Tabita, haguruka!» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara. Petero amuhereza ikiganza aramuhagurutsa; ni ko guhamagara abatagatifujwe n’abapfakazi, aramubereka ari mutaraga. Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani. Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse kwa Simoni w’umukannyi. I Kayizareya hakaba umuntu witwa Koruneli, wari umutegeka w’abasirikare bo mu mutwe witwa «uw’Ubutaliyani». Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba. Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!» Undi amuhanga amaso, ubwoba buramutaha, ni ko gusubiza ati «Ni iki se, Nyagasani?» Umumalayika aramubwira ati «Amasengesho yawe n’ubuntu bwawe byageze ku Mana, ntibyibagirwa. None rero, ohereza abantu i Yope utumize umuntu witwa Simoni, wahimbwe irya Petero. Acumbitse ku wundi muntu witwa Simoni w’umukannyi, utuye mu rugo ruri iruhande rw’inyanja.» Umumalayika bavuganaga ngo amare kugenda, Koruneli ahamagaza abantu babiri bo mu rugo rwe, n’umusirikare umukoreye igihe kirekire kandi wubaha Imana; amaze kubatekerereza byose, abohereza i Yope. Bukeye bw’uwo munsi, ba bantu bakiri mu nzira ahajya kwegera umugi, ubwo na Petero akaba yazamutse ajya ahitaruye hejuru y’igisenge cy’inzu gusenga; hari nka saa sita. Nuko aza gusonza yifuza kurya. Igihe rero bakimutegurira ibyo kurya, ahera ko atwarwa. Abona ijuru rirakingutse, hamanuka ikintu kimeze nk’umwenda munini gifashwe mu mfuruka enye, cyururuka kigana ku isi. Muri uwo mwenda harimo inyamaswa zose z’amaguru ane, ibikururuka ku butaka n’ibiguruka mu kirere. Nuko yumva ijwi rimubwira riti «Petero, haguruka wice maze urye.» Petero arasubiza ati «Oya, Nyagasani! Nabera sindarya icyanduye cyangwa igihumanya.» Rya jwi rero ryongera kumubwira ku ncuro ya kabiri, riti «Icyo Imana yahumanuye ntukacyite icyanduye!» Ibyo biba incuro eshatu, maze cya kintu gisubizwa mu ijuru. Nuko igihe Petero akibaza iby’iryo bonekerwa n’icyo rishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli baba barayoboza urugo rwa Simoni, bahagarara ku marembo. Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simoni, wahimbwe irya Petero, acumbitse muri urwo rugo. Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka. Manuka rero ujyane na bo nta kugingimiranya, kuko ari jyewe ubohereje.» Petero aramanuka asanga ba bantu, maze arababwira ati «Uwo mushaka ni jye. Muragenzwa n’iki?» Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.» Nuko Petero abinjiza mu nzu, arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, aherekejwe na bamwe mu bavandimwe b’i Yope. Ku munsi ukurikiyeho, Petero agera i Kayizareya, asanga Koruneli abategereje, yatumiye bene wabo n’incuti ze z’amagara. Petero ngo ajye kwinjira, Koruneli aramusanganira agwa hasi imbere ye aramupfukamira. Nuko Petero aramuhagurutsa, amubwira ati «Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.» Nuko yinjirana na Koruneli baganira, asanga hateraniye abantu benshi, maze arababwira ati «Muzi ko ku Muyahudi bibujijwe kugirana umubano cyangwa se umushyikirano n’abanyamahanga. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu n’umwe nkwiriye kunena cyangwa ngo mwite uwahumanye. Ni na cyo cyatumye untumira nkaza ntashidikanya. None rero ndashaka kumenya impamvu yatumye untumira.» Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye, maze arambwira ati ’Koruneli, isengesho ryawe ryakiriwe n’ubuntu bwawe buribukwa mu maso y’Imana. Wohereze rero abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero aze hano. Acumbitse mu rugo rwa Simoni w’umukannyi, iruhande rw’inyanja’. Mpera ko rero ngutumaho, nawe ugize neza kuko uje. None ubu dukoraniye imbere yawe, kugira ngo twumve icyo Nyagasani yagutegetse kutubwira cyose.» Nuko Petero aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.» Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose. Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga. Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati «Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?» Nuko ategeka ko bababatiza mu izina rya Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike. Intumwa n’abavandimwe bari muri Yudeya bari barumvise ko n’abanyamahanga bakiriye ijambo ry’Imana. Petero rero ngo agaruke i Yeruzalemu, abagenywe batangira kumugisha impaka, bagira bati «Ubonye ngo uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo!» Nuko Petero abatekerereza uko byose byagenze, nta cyo aciyeho, agira ati «Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga. Uko nakagihanze amaso, nitegereje mbona inyamaswa z’amaguru ane zo ku isi, ibikoko by’inkazi, ari ibikururuka ku butaka ari n’ibiguruka mu kirere. Nuko numva ijwi rimbwira riti ’Petero, haguruka wice maze urye!’ Ni ko gusubiza nti «Oya, Nyagasani! Nabera sinigeze nasamira icyanduye cyangwa igihumanya.’ Ijwi rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti ’Icyo Imana yahumanuye, ntukacyite icyanduye.’ Ibyo biba incuro eshatu, hanyuma byose bisubizwa mu ijuru. Ako kanya, abantu batatu bari baturutse i Kayizareya bantumweho, baba bahagaze ku rugo nari ncumbitsemo. Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu. Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ’Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero. Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’ Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro. Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’ Niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?» Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!» Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera. Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu». Icyo gihe, abahanuzi bamanuka i Yeruzalemu bajya i Antiyokiya. Umwe muri bo witwaga Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahanura ko inzara ikomeye igiye gutera ku isi yose — ari yo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo —. Abigishwa rero, biyemeza gufasha abavandimwe batuye muri Yudeya, bakurikije na none amikoro ya buri muntu. Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli. Icyo gihe, umwami Herodi atangira kugirira nabi bamwe muri Kiliziya, yicisha inkota Yakobo, umuvandimwe wa Yohani. Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, yongera no gufata Petero, — ubwo hakaba mu minsi mikuru y’imigati idasembuye —. Amaze kumufata amushyira mu buroko, ategeka amatsinda ane, rimwe rigizwe n’abasirikare bane, kumurinda. Yashakaga kumuhingutsa imbere ya rubanda nyuma y’umunsi mukuru wa Pasika. Petero aguma mu buroko, ariko Kiliziya ikamusabira ku Mana ubudatuza. Herodi araye ari bumutange ngo acirwe urubanza, muri iryo joro Petero akaba arasinziriye, akikijwe n’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri, n’abarinzi bahagaze mu mwanya wabo imbere y’umuryango. Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa. Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!» Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose. Banyura ku barinzi ba mbere, hanyuma no ku ba kabiri, maze bagera ku rugi rw’icyuma rwerekeraga mu mugi; rurikingura ubwarwo. Barasohoka barenga umuhanda umwe, ako kanya umumalayika amusiga aho. Nuko Petero ngo agarure umutima, aravuga ati «Noneho menye by’ukuri ko Nyagasani yohereje umumalayika we, akangobotora mu biganza bya Herodi kandi akankiza n’imihigo yose y’imbaga y’Abayahudi.» Amaze kumva ibyo ari byo, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umukobwa w’umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we. Amenya ijwi rya Petero, ariko ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukanka ajya mu nzu kumenyesha abandi ko Petero ahagaze inyuma y’irembo. Ariko bo baramubwira bati «Wasaze!» Ababwira akomeje ko ari ko bimeze. Nuko baravuga bati «Ni umumalayika we! Nyamara Petero yakomezaga gukomanga, bigeze aho baza gukingura, basanze ari we, barumirwa. Abacecekesha ikiganza, maze abatekerereza uburyo Nyagasani yamukuye mu buroko, hanyuma arababwira ati «Nimujye kubimenyesha Yakobo n’abavandimwe.» Nuko arahava, yigira ahandi hantu. Bukeye, haba impagarara nyinshi mu basirikare, bibaza uko Petero byamugendekeye. Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona, ni bwo rero abanje kubaza abarinzi, hanyuma ategeka ko babica. Birangiye, Herodi ava mu Yudeya, ajya i Kayizareya ahamara iminsi. Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye. Ku munsi wari wemejwe, Herodi yambara imyambaro ye ya cyami, yicara ku ntebe ahirengeye, maze afata ijambo abwira rubanda. Igihe rubanda bariho bamushimagiza bagira bati «Noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu», ako kanya umumalayika wa Nyagasani aramukubita, agwa inyo arapfa, kuko atari yahaye Imana icyubahiro. Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara. Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko. Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza. Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo. Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose kugera i Pafo, bahasanga umupfumu w’ingirwamuhanuzi, akaba Umuyahudi witwaga Bariyezu, wabaga kwa Serigiyo Pawulo wategekaga icyo kirwa, akaba n’umuntu w’umunyabwenge. Uwo mutegetsi atumira Barinaba na Sawuli, maze abagaragariza ko yifuza kumva ijambo ry’Imana. Nyamara uwo mupfumu Elimasi, — kuko ari ko izina rye risobanurwa — arabatambamira, ashaka uko yayobya uwo mutegetsi ngo amubuze kwemera. Nuko Sawuli, ari we Pawulo, yuzura Roho Mutagatifu, amuhanga amaso maze aramubwira ati «Yewe muntu wuzuyemo uburiganya n’amahugu, mwana wa Sekinyoma, mwanzi w’icyitwa ubutungane cyose, uzahereza he gusiba amayira atunganye ya Nyagasani? Noneho ahasigaye, ngiki ikiganza cya Nyagasani hejuru yawe: ugiye kuba impumyi umare igihe utabona izuba.» Ako kanya afatwa n’umwijima w’icuraburindi, arindagira ashaka uwamurandata. Wa mutegetsi ngo abone ibibaye, atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, nuko aremera. Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo, yisubirira i Yeruzalemu. Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara. Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!» Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza, araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. Imana ya Israheli, umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye, ibitaho mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu. Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage. Ibyo byose byamaze imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu. Hanyuma ibaha abacamanza kugera kuri Samweli, umuhanuzi. Ni bwo basabye umwami, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ’Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe, aravuga ati ’Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’ Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe. Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze, bisomwa kuri buri sabato. N’ubwo batabonye impamvu n’imwe yo kumwicisha, basabye Pilato ngo amwice. Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva. Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu. Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu, yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ’Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’ Iby’uko yamuzuye mu bapfuye, akaba adashobora gusubira mu bushanguke, Imana yabivuze muri aya magambo, iti ’Nzabaha ibyiza nasezeranyije Dawudi, ku buryo budasubirwaho.’ Ni cyo gituma n’ahandi havugwa ngo ’Ntuzareka Intungane yawe imenyana n’ubushanguke.’ Dawudi akiriho yarangije ugushaka kw’Imana, arasaza maze ashyingurwa hamwe n’abasekuruza be kandi yarashangutse. Nyamara uwo Imana yazuye, we ntarakamenyana n’ubushanguke. Nimumenye rero, bavandimwe, ko ari ku bwe mwamenyeshejwe ibabarirwa ry’ibyaha, n’ubwo butungane mutashoboye kubona mu Mategeko ya Musa, uwemera wese akabuherwa muri we. Muririnde rero mutagubwaho n’ibyavuzwe n’abahanuzi bagira bati ’Nimurebe, mwa banyagasuzuguro mwe, nimutangare maze bibatere gutatana. Koko rero muri iki gihe cyanyu, ngiye gukora igikorwa mutabasha kwemera, n’ubwo hagira ukibabwira!’» Pawulo na Barinaba basohotse, abo bantu babasaba ko ku isabato itaha bazongera kubabwira ayo magambo. Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana. Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya. Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ’Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’» Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu. Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye. Ariko bamwe mu Bayahudi bari banze kwemera, batera imidugararo mu banyamahanga, baboshya kugirira nabi abavandimwe. Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye. Abatuye uwo mugi rero bicamo ibice: bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi ku rw’Intumwa. Nuko abanyamahanga n’Abayahudi bajya inama n’abatware babo ngo bagirire nabi Intumwa, bazitere amabuye. Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije. Na ho bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza. Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka. Umunsi umwe, yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje, abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye!» Umuntu arabaduka, aragenda. Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya, bati «Imana zisa n’abantu zaje muri twe!» Nuko Barinaba bamwita «Zewusi », naho Pawulo bamwita «Herimesi», kuko ari we wakundaga gufata ijambo. Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda, gutura igitambo. Ariko Pawulo na Barinaba, ngo bumve iyo nkuru, bashishimura imyambaro yabo maze biroha muri rubanda batera hejuru, bati «Ibyo mukora ni ibiki? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. Mu bihe byo hambere, yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye; nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo: ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo.» Ayo magambo yabo atuma rubanda batuza ariko bigoranye, bityo bareka kubatura igitambo. Nuko haza kwaduka Abayahudi baturutse Antiyokiya n’Ikoniyo, bigarurira rubanda. Batera Pawulo amabuye, hanyuma bamukururira hirya y’umugi bibwira ko yapfuye. Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe. Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya. Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.» Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. Bamaze kwamamaza ijambo ry’Imana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. Bahavuye, bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. Bagezeyo, bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera. Nuko bamarana iminsi n’abigishwa. Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.» Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo. Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi. Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.» Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo. Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera. Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe. Ntiyabatandukanyije natwe, imitima yabo yayisukurishije ukwemera. None rero, ni kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa umutwaro abasekuruza bacu ndetse natwe ubwacu tutabashije kwikorera? Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo!» Nuko ikoraniro ryose riratuza, maze batega amatwi Pawulo na Barinaba babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga. Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati «Bavandimwe, nimunyumve. Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo. Ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’Abahanuzi, nk’uko byanditswe ngo ’Nyuma y’ibyo nzagaruka, nongere nubake inzu ya Dawudi yasenyutse. Ahasenyutse nzahubaka bundi bushya, maze nyihagarike, kugira ngo abarokotse bazashakashake Nyagasani, kimwe n’amahanga yose izina ryanjye ryambarizwamo. Uwo ni Nyagasani ubivuze, we urangiza imigambi ye isanzwe izwi kuva kera kose.’ Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana. Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso. Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.» Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe. Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda, kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye. Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa: mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!» Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko. Ngo bamare kurusoma, abantu bose bashimishwa n’ubwo butumwa bwo kubakomeza. Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza. Bamarana na bo iminsi, hanyuma abavandimwe bamaze kubifuriza amahoro, barabasezerera basubira ku babatumye. ( Icyakora Silasi we yiyemeza kuguma aho, Yuda aba ari we usubirayo wenyine.) Naho Pawulo na Barinaba baguma i Antiyokiya, bigisha kandi bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo rya Nyagasani bifatanyije n’abandi benshi. Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati «Reka duhindukire, dusure abavandimwe bo mu migi twamamajemo ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.» Nuko Barinaba ashaka kujyana na Yohani bitaga Mariko. Nyamara Pawulo we ntiyishimira kujyana n’umuntu wigeze kubatererana ubwo bari i Pamfiliya, ntabafashe umurimo. Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure, naho Pawulo ahitamo kujyana na Silasi. Abavandimwe bamaze kumusabira no kumuragiza Nyagasani, arahaguruka aragenda. Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya. Hanyuma aza kugera atyo i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri kimwe n’Ikoniyo. Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubukurikiza. Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi. Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. Ngo bagere ku mbibi za Misiya, bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!» Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza. Nuko dufatira ubwato i Torowadi, twambuka tugana kuri Samotirasi, bukeye turakomeza n’i Neyapoli. Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi. Ku munsi w’isabato, dusohoka mu mugi tugana iruhande rw’umugezi, ahantu twibwiraga ko bagomba kuba bahasengera. Nuko turicara, dutangira kuganira n’abagore bari bahakoraniye. Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera. Umunsi umwe, ubwo twajyaga ahantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuvuga ibizaba; ibyo bigatuma aronkera ba shebuja inyungu nyinshi. Akomeza kudukurikirana twe na Pawulo, asakuza ati «Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro.» Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo rero bimaze kumurambira, arahindukira abwira iyo roho mbi, ati «Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa!» Ako kanya imuvamo. Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi, barabakurubana no ku kibuga cy’umugi, babashyira abategetsi. Nuko babashyikiriza abacamanza bakuru, barababwira bati «Aba bantu baratera imvururu mu mugi wacu. Ni Abayahudi kandi baramamaza imigenzo tudashobora kwemera no gukurikiza kuko turi Abanyaroma.» Ubwo rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babashishimurira imyambaro, bategeka ko babakubita ibiboko. Bamaze kubarema inguma, babajugunya mu buroko, bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. Umurinzi ngo abone ko ahawe itegeko rikomeye, abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti. Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika. Umurinzi w’uburoko akangutse, abona imiryango yose ikinguye. Yibwira ko imfungwa zacitse, ni ko gukura inkota ashaka kwiyica. Ariko Pawulo atera hejuru cyane, aramubwira ati «Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano.» Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire?» Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe.» Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose. Ako kanya muri iryo joro, arabajyana yuhagira inguma zabo, ahera ko abatizwa hamwe n’urugo rwe rwose. Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yemeye Imana. Bumaze gucya, abacamanza bakuru batuma abantu kubwira uwo murinzi w’uburoko bati «Rekura abo bantu!» Umurinzi w’uburoko na we amenyesha Pawulo iyo nkuru ati «Abacamanza bantumyeho ngo mbarekure, none rero nimusohoke mwigendere amahoro!» Ariko Pawulo arasubiza ati «Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse batujugunya mu buroko kandi dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo baturekure rwihishwa? Ibyo ni ibidashoboka! Ahubwo nibiyizire ubwabo, baturekure!» Abo bantu batumwe bajya kubwira abacamanza bakuru ayo magambo. Ngo bumve ko Pawulo na Silasi bafite ubwenegihugu bw’Abanyaroma bibatera ubwoba. Baraza babitwaraho, hanyuma barabarekura, babinginga ngo babavire mu mugi. Pawulo na Silasi bamaze kuva mu buroko bajya kwa Lidiya, babonana n’abavandimwe. Bamaze kubakomeza umutima, baragenda. Banyura Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki, aho hakaba isengero ry’Abayahudi. Pawulo rero yinjira mu isengero nk’uko yari abimenyereye, yikurikiranya amasabato atatu yose ajya impaka na bo, ahereye ku Byanditswe. Yasobanuraga kandi akerekana ko Kristu yagombaga kubabara, akazuka mu bapfuye. Yungamo ndetse ati «Kristu ni uwo Yezu ndiho mbamenyesha.» Bamwe mu Bayahudi baremera, bifatanya na Pawulo na Silasi kimwe n’Abagereki benshi bubahaga Imana, ndetse n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake. Nyamara Abayahudi bararakara, bakorakoranya abantu b’ibirara bararuje mu mayira, biremamo inteko maze bateza imidugararo mu mugi. Nuko biroha ku nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi ngo babazane imbere y’ikoraniro rya rubanda. Bababuze, bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe, babashyira abatware b’umugi, basakuza bati «Abo bantu bateye isi yose hejuru, none bageze hano Yasoni arabakira. Abo bose barakora ibinyuranyije n’amategeko ya Kayizari, bavuga ko hari undi mwami witwa Yezu.» Urwo rusaku rutera impagarara muri rubanda no mu batware b’umugi, bategeka Yasoni na bagenzi be gutanga ingurano, hanyuma barabarekura. Nuko nijoro abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Ngo bagereyo, binjira mu isengero ry’Abayahudi. Abantu b’aho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, bakirana umutima mwiza ijambo ry’Imana, buri munsi bagasesengura Ibyandi tswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo avuga ari ko biri. Benshi muri bo baremera, kimwe n’Abagerekikazi b’abanyacyubahiro, n’abagabo batari bake. Ariko Abayahudi b’i Tesaloniki ngo bamenye ko Pawulo yamamaza ijambo ry’Imana i Beroya, bahita bajyayo, bateza impagarara n’imidugararo ro muri rubanda. Uwo mwanya, abavandimwe bohereza Pawulo ku nyanja, naho Silasi na Timote baguma aho ngaho. Abari baherekeje Pawulo barakomeza bamugeza Atene, hanyuma bahindukirana ubutumwa bugenewe Silasi na Timote, bubategeka ko bazamugeraho bidatinze. Igihe Pawulo akibategerereje Atene, ashengurwa cyane no kubona uwo mugi ugwiriyemo ibigirwamana. Buri munsi yajyaga mu isengero, akajya impaka n’Abayahudi n’abandi bubaha Imana, ndetse no ku karubanda akajya impaka n’abahazaga. Hari ndetse n’abahanga bamwe bakurikizaga inyigisho za Epikuri n’iz’Abanyastowa, nuko batangira kujya impaka na we. Bamwe bakabaza bati «Mbese iyo ndondogozi irashaka kuvuga iki?» Abandi bakavuga bati «Agomba kuba ari umwigisha w’imana z’inyamahanga», kuko bumvaga Pawulo yamamaza ibyerekeye Yezu n’izuka. Nuko baramufata, bamujyana mu rukiko rwabo rwitwa Areyopago, bavuga bati «Dushobora se kumenya iby’izo nyigisho nshya wamamaza? Kuko ibyo utubwira turumva ari ibyaduka, none turifuza kumenya icyo bivuga.» Koko rero, Abanyatene bose n’abanyamahanga bahatuye, nta kindi bakoraga uretse kumva no kubara inkuru z’inzaduka. Pawulo ahagarara rwagati mu rukiko, araterura ati «Yemwe bantu ba Atene, ndabona ko mushishikarira iyobokamana ku buryo bukataje! Koko rero, ubwo nagendagendaga mu mihanda y’umugi wanyu, nagiye mbona amashusho y’Imana zanyu, ndetse ndabukwa n’urutambiro rwanditsweho ngo ’Urw’imana itaramenyekana.’ None rero, iyo Mana musenga mutayizi, ni yo nje kubamenyesha. Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’ibiganza by’abantu, ntikorerwa n’ibiganza by’abantu nk’aho hari icyo ikennye, ahubwo ni yo iha bose ubugingo, ikabaha umwuka n’ibindi bakeneye byose. Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura. Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe. Ni yo dukesha ubugingo, ubwinyagambure n’ukubaho uko ari ko kose, nk’uko bamwe mu basizi banyu bigeze kubivuga bati ’Koko turi inkomoko yayo.’ Ubwo rero dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko kamere y’Imana imeze nka bya bishushanyo bibajwe muri zahabu, muri feza, cyangwa se mu ibuye, bikomoka ku bukorikori n’ubugenge bya muntu. Imana rero yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, none irahamagara abantu bose iyo bava bakagera ngo bisubireho, kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.» Pawulo ngo avuge iby’izuka ry’abapfuye, bamwe muri bo bamuha urw’amenyo, abandi baramubwira bati «Kuri iyo ngingo, tuzakumva ikindi gihe!» Nuko Pawulo abavamo atyo. Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore witwa Damari, n’abandi. Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti. Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Butaliyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma, Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo, kandi kubera ko yari ahuje umwuga na bo, — bari ababoshyi b’amahema —, aguma iwabo bagakorana uwo mwuga. Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki. Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza. Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye, ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.» Avuye aho ngaho, ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero. Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa. Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.» Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana. Mu gihe Galiyo yatwaraga Akaya, Abayahudi bahuza umugambi wo gufata Pawulo, bamujyana mu rukiko, bamurega bagira bati «Uyu muntu yoshya abantu gusenga Imana ku buryo bunyuranyije n’Amategeko.» Pawulo ngo ajye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati «Bayahudi, iyo bujya kuba ubugome cyangwa ubugizi bwa nabi murega uyu muntu, najyaga kubumva; ariko ubwo ari impaka zerekeye ku nyigisho, ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize ubwanyu. Jye sinshaka kuba umucamanza w’ibyo!» Nuko abirukana mu rukiko. Ubwo bahera ko basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa. Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya, ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize. Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi. Bamusaba kuhamara igihe kirekire ariko arabyanga; ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi, yomokera i Kayizareya ajya gusura Kiliziya y’aho, hanyuma amanuka ajya Antiyokiya, ahamara igihe kirekire. Ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose. Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe. Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri, n’ubwo yari azi gusa batisimu ya Yohani. Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana. Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo, agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana, kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu. Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe, ni ko kubabaza ati «Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?» Baramusubiza bati «Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho!» Pawulo ni ko kubabaza ati «None se mwahawe iyihe batisimu?» Baramusubiza bati «Batisimu ya Yohani.» Nuko Pawulo aravuga ati «Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu.» Bamaze kubyumva, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu. Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura. Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri. Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana. Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano. Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani. Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bidasanzwe, kugeza ubwo bafataga ibitambaro cyangwa imyenda yakoze ku mubiri we, bakabikoza ku barwayi bagakira indwara zabo, na za roho mbi zikabavamo. Hari Abayahudi bamwe bazereraga ibihugu birukana roho mbi mu bantu, na bo bagerageza kuzirukana bitwaje izina rya Nyagasani Yezu, bavuga bati «Ndabirukanye mu izina rya Yezu uwo Pawulo yamamaza.» Abakoraga ibyo, ni abahungu barindwi b’Umuyahudi witwaga Seba, akaba n’umuherezabitambo mukuru. Nyamara roho mbi irabasubiza iti «Yezu ndamuzi, na Pawulo nkamumenya, ariko se mwe muri bande?» Nuko uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi arabasimbukira, abarusha amaboko bose maze abagirira nabi, kugeza ubwo baturumbuka mu nzu bagahunga bambaye ubusa kandi ari inkomere. Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu. Abenshi mu bari baremeye baraza, bakiregera mu ruhame ibikorwa bibi bakoze. Abakoraga iby’ubupfumu, na bo batari bake, bakoranya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame. Ngo babarure agaciro k’ikiguzi cyabyo, basanga bihwanye n’ibiceri bya feza ibihumbi mirongo itanu. Bityo ku bw’imbaraga za Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara no gushinga imizi ihamye. Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.» Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya. Icyo gihe ni bwo habyutse impagarara zikomeye mu mugi, zerekeye inzira ya Nyagasani. Hakaba rero umucuzi witwaga Demetiriyo, wacuraga mu muringa udushushanyo tw’ingoro z’ikigirwamana cyitwa Aritemisi, bikaba byaramuzaniraga we n’abo bakoranaga inyungu zitangaje. Nuko akoranya abo bakoranaga n’abandi banyamyuga bari begeranye, arababwira ati «Ncuti zanjye, muzi ko umunezero wacu tuwukesha uyu murimo. None rero, nk’uko mubyirebera kandi mukabyiyumvira, Pawulo uwo aroshya rubanda rwose, atari Efezi honyine, ahubwo no muri Aziya yose, ababwira ko imana dukora atari zo. Si ugutinya gusa ko umwuga wahinyuka, ahubwo n’ingoro y’imanakazi nkuru Aritemisi ishobora guta agaciro, igasuzugurika kandi ari yo isengwa n’Abanyaziya, ndetse n’abantu b’isi yose.» Abantu ngo babyumve bararakara cyane, ni ko gutera hejuru bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!» Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo. Pawulo yari yiyemeje gusanganira icyo kivunge cy’abantu, ariko abigishwa ntibamukundira. Ndetse na bamwe mu bategetsi ba Aziya bari incuti ze bamutumaho, bamwinginga bamusaba kutigaragaza mu kibuga. Ikoraniro ryose riravurungana, bagasakuza bose, umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yabakoranyije. Abantu batekerereza byose uwitwa Alegisanderi, ari we Abayahudi bari bashyize imbere. Nuko ashyira ukuboko ejuru ngo baceceke, ashaka kugira icyo abwira rubanda. Ariko ngo bamenye ko ari Umuyahudi, basakuriza icyarimwe bimara amasaha abiri, bavuga bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!» Umunyamabanga w’umugi amaze kubacecekesha, abwira rubanda ati «Banyefezi, ni nde utazi ko umurwa wacu wa Efezi ari umugi weguriwe Aritemisi w’igihangange, ukarinda n’ishusho rye ryamanutse mu ijuru? Ubwo rero nta we ubihakana, mugomba gutuza mukareka guhubuka. Byongeye, mwazanye hano abantu batigeze basuzugura cyangwa ngo batuke imanakazi yacu! Niba rero Demetiriyo na bagenzi be bafite uwo bagira icyo barega, inkiko ziriho n’abacamanza barahari; aho ni ho bagomba kuburanira. Niba kandi hari ikindi mushaka kubaza, kizakiranurwa n’ikoraniro ryemewe n’amategeko. Ndetse n’iri teraniro rishobora kutuviramo kuregwa ubugome, kuko ari nta ngingo twakwifashisha kugira ngo dusobanure impamvu zaryo.» Amaze kuvuga ayo magambo, asezerera rubanda. Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya. Amaze kwambukiranya iyo ntara yose, kandi ari na ko agenda abwira abavandimwe amagambo arambuye yo kubakomeza, aza kugera mu Bugereki, ahamara amezi atatu. Nyamara ashaka gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, amenya ko Abayahudi bamugambaniye; ni bwo yiyemeje kongera kunyura muri Masedoniya. Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya. Abo batubanje imbere, badutegerereza i Torowadi. Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose. Ku wa mbere w’icyumweru, ubwo twari duteraniye hamwe ngo tumanyure umugati, Pawulo wari uraye ari bugende aganira n’abavandimwe kugeza mu gicuku. Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru aho twari duteraniye, hakaga amatara menshi. Nuko umusore witwa Ewutiko akaba yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga. Inyigisho irambiranye, aza gutwarwa n’ibitotsi byinshi; ni ko guhanuka mu igorofa ya gatatu, yitura hasi, bahaterura uwapfuye. Nuko Pawulo amanuka bwangu, amwubarara hejuru maze aramuhobera, avuga ati «Mwikuka umutima, ni mutaraga!» Aho azamukiye, Pawulo afata umugati, arawumanyura; hanyuma akomeza ikiganiro kugeza mu gitondo, abona kugenda. Naho wa musore bamuzana ari mutaraga, maze ibyishimo biba byose. Twe rero tujya mu bwato tugenda mbere twerekeje ahitwa Aso, aho twagombaga kwakirira Pawulo, kuko we yari yagennye kujyayo anyuze inzira y’ubutaka. Nuko adusanga Aso tumushyira mu bwato, turambuka tujya i Mitilena. Bukeye, tujya mu bwato tugera ahateganye n’ikirwa cyitwa Kiyo. Ku wundi munsi twambuka tugana i Samosi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Mileto. Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi. Pawulo ari i Mileto, ahamagaza abakuru ba Kiliziya ya Efezi. Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya. Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi. Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo. Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu. None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi. Icyakora, muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje. Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira. Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana. Ni cyo gitumye rero, uyu munsi nshobora kwemeza mu maso yanyu ko ndi umwere w’amaraso yanyu mwese, kuko nabamenyesheje umugambi wose w’Imana, nta cyo mbakinze. Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite. Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo. Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri muntu muri mwe. Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose. Nta kintu cy’umuntu uwo ari we wese nararikiye, cyaba feza, cyaba zahabu, cyangwa umwambaro. Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye. Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’» Pawulo amaze kuvuga ibyo, arapfukama hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi, baramuhobera. Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato. Tumaze kubiyaka, tujya mu bwato tuboneza tugana i Kosi; bukeye tugera i Rode, tuhava tujya i Patara. Tuhasanga ubwato bwajyaga muri Fenisiya, turabwurira buratujyana. Ngo tugere ahateganye n’ikirwa cya Shipure, ikirwa tugisiga ibumoso tugenda twerekeje muri Siriya maze twururukira i Tiri, kuko ari ho ubwato bwagombaga gusiga imitwaro. Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu. Nyamara ya minsi ngo irangire, turahaguruka dukomeza urugendo, bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana baturenza umugi. Nuko dupfukama aho ku nkombe y’inyanja turasenga; hanyuma dusezeranaho, twe twurira ubwato naho bo basubira iwabo. Ubwo twebwe turangiza urugendo rwacu rwo kuva i Tiri, twururukira i Putolemayida, turamutsa abavandimwe b’aho, dusibira iwabo umunsi umwe. Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe. Yari afite abakobwa bane b’abari, bahanuraga. Mu minsi twahamaze, haza kuza umuhanuzi wo muri Yudeya, akitwa Agabo. Ngo agere aho turi, afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko avuga ati «Roho Mutagatifu aravuze ngo ’Nyir’uy’umukandara, uku ni ko Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga.’» Tubyumvise, twe n’abavandimwe bo muri uwo mugi, twinginga Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu. Nuko aradusubiza ati «Ikibateye kurira no kunshengura umutima ni iki? Jye siniteguye kubohwa byonyine, ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu, mporwa izina rya Nyagasani Yezu.» Kuko tutari dushoboye kubimwemeza, ntitwahatiriza turavuga tuti «Icyo Nyagasani ashaka nigikorwe!» Nyuma y’iyo minsi rero, tumaze kwegeranya ibintu byacu, turazamuka n’i Yeruzalemu. Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera. Tugeze i Yeruzalemu, abavandimwe batwakirana ibyishimo. Bukeye, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo, n’abakuru bose barahateranira. Pawulo amaze kubaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje byose mu banyamahanga. Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa. Nuko rero, bumvise ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho ze, uvuga ngo ntibazongere ukundi kugenya abana babo no gukurikiza imigenzo yacu. Byagenda bite rero? Byanze bikunze kandi, bazamenya ko wageze ino. None rero, ukore ibyo tugiye kukubwira. Dufite abantu bane bahize umuhigo; bajyane ukore umuhango wo kwisukura hamwe na bo, kandi ubishyurire ibyo bari gutanga kugira ngo bogoshwe. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo ko nawe ubwawe witondera Amategeko. Naho ku byerekeye abanyamahanga bemeye, twabandikiye tubabwira ibyemezo byacu: kwirinda inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’ibyanizwe, no kwirinda ubukozi bw’ibibi.» Bukeye bw’uwo munsi, Pawulo ajyana na ba bantu, atangira umuhango wo kwisukura hamwe na bo. Hanyuma ajya mu Ngoro y'Imana kugira ngo bemeranywe umunsi ituro rya buri wese rizaherezwaho, barangije kwisukura. Iminsi irindwi ijya kurangira, Abayahudi bo muri Aziya ngo babone Pawulo mu Ngoro, babyutsa imvururu muri rubanda rwose, maze baramufata. Barasakuzaga bavuga bati «Bayisraheli, nimudutabare! Dore uyu muntu agenda hose yigisha abantu bose, arwanya umuryango wacu kimwe n’Amategeko n’aha Hantu. Byongeye kandi, yinjije Abagereki mu Ngoro, ahumanya aha Hantu hatagatifu!» Koko rero, bavuze batyo kuko bari barabonye Tirofimo w’i Efezi ari kumwe na we mu mugi, bakeka ko Pawulo yamwinjije mu Ngoro. Umugi wose ni ko kuvurungana, maze rubanda rwose rurahurura, bafata Pawulo bamuvana mu Ngoro bamujyana hanze, bahita bakinga imiryango. Igihe bagishaka kumwica, iyo nkuru iba yageze ku mugaba w’ingabo, bamubwira bati «Yeruzalemu yose yavurunganye!» Aherako akoranya abasirikare n’abategeka babo, yihuta asanga icyo kivunge cy’abantu. Ngo babone uwo mugaba w’ingabo n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo. Nuko umugaba w’ingabo aramwegera, aramufata, maze ategeka ko bamuboha n’iminyururu ibiri; hanyuma abaza uwo ari we n’icyo yakoze. Ariko rubanda bagasakuza, umwe avuga ibye undi ibye. Umugaba w’ingabo abonye ko nta cyo ashoboye kumenya kubera uwo muvurungano, ategeka abasirikare kumujyana mu kigo cyabo. Igihe bageze ku mabaraza, abasirikare bagombye guterura Pawulo babitewe n’ukuntu rubanda bari barakaye, kuko imbaga y’abantu uko yakabaye yari imukurikiye, basakuza bati «Nimumukureho!» Igihe bajyaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare, Pawulo abaza umugaba w’ingabo ati «Mbese nshobora kugira icyo nkubwira?» Undi aramusubiza ati «Uzi ikigereki? Aho none ntiwaba wa Munyamisiri uherutse gutera impagarara, agacikisha abantu ibihumbi bine b’abishi, akabajyana mu butayu?» Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.» Umugaba w’ingabo amaze kumwemerera, Pawulo ahagarara ku mabaraza, arambura ukuboko kugira ngo acecekeshe imbaga. Bamaze gutuza, ababwira mu rurimi rw’igihebureyi ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.» Nuko ngo bumve avuze mu rurimi rw’igihebureyi, ituze rirushaho kuba ryose. Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi. Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko. Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe. Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota. Nikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’ Ndasubiza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ’Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’ Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana. Ni ko kubaza nti ’Nkore iki se, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’ Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata, ngera i Damasi. Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye. Aza kundeba maze arambwira ati «Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka, maze ndamureba. Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite. Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise. None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’ Nuko ngaruka i Yeruzalemu, igihe nari mu Ngoro nsenga nza gutwarwa, maze mbona Nyagasani wambwiraga ati ’Ihute uve i Yeruzalemu bidatinze, kuko batazakira ibyo uzahamya binyerekeyeho.’ Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera. Ndetse n’igihe bamennye amaraso ya Sitefano umuhamya wawe, nanjye nari mpari nshyigikiye abo bishi be, kandi ndinze n’imyambaro yabo.’ Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’» Abayahudi bari bagumye kumutega amatwi kugeza ko avuze ayo magambo, batera hejuru bati «Umuntu nk’uyu agomba kuvanwa ku isi! Ntakwiye kubaho!» Igihe bariho basakabaka, bajugunya ibishura byabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere, umugaba w’ingabo ategeka ko binjiza Pawulo mu kigo cy’abasirikare, no kumubaza babanje kumukubita ibiboko, kugira ngo amenye impamvu ituma rubanda bamuvugiriza induru. Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umutegeka w’abasirikare wari umuhagarikiye ati «Mbese mufite uburenganzira bwo gukubita umuntu ufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma, atari yanacirwa urubanza?» Uwo mutegeka w’abasirikare ngo abyumve, asanga umugaba w’ingabo, aramubaza ati «Ibyo ugiye gukora ni ibiki? Ko uriya mugabo ari Umunyaroma!» Umugaba w’ingabo araza, abaza Pawulo ati «Ngaho mbwira, koko se uri Umunyaroma?» Pawulo aramusubiza ati «Ni koko.» Umugaba w’ingabo ni ko kuvuga ati «Nyamara jyewe narishye byinshi, kugira ngo mpabwe ubwo bwenegihugu!» Pawulo aravuga ati «Jyewe rero narabuvukanye!» Abari bagiye kumukubita bahita bamureka; umugaba w’ingabo agira ubwoba, aho amariye kumenya ko ari Umunyaroma kandi akaba yamuboshye. Bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. Pawulo ahanga amaso Inama nkuru, ni ko guterura ati «Bavandimwe, kugeza uyu munsi ndumva nta kibi mfite ku mutima.» Ariko Ananiya, umuherezabitambo mukuru, ategeka abari bakikije Pawulo kumukubita ku munwa. Nuko Pawulo aramubwira ati «Ni wowe Imana izakubita, wa nkike we irabye ingwa! Wicajwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, none uhinyuye Amategeko, utegeka ko bankubita!» Abari bahagaze aho baravuga bati «Uratuka umuherezabitambo mukuru w’Imana!» Pawulo arabasubiza ati «Bavandimwe, nta bwo nari nzi ko ari umuherezabitambo mukuru, kuko byanditswe ngo ’Ntugatuke umutware w’umuryango wawe.’» Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.» Ngo amare kuvuga ibyo, havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. Koko rero, Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati «Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika?» Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.» Bukeye mu gitondo, bamwe mu Bayahudi bajya inama, ndetse barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe, batabanje kwica Pawulo. Abari bahuje uwo mugambi bari abantu basaga mirongo ine. Basanga abatware b’Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, barababwira bati «Twarahiye dukomeje ko nta cyo turi bukoze ku munwa, tutabanje kwica Pawulo. None rero mwebwe, mwumvikane n’Inama nkuru, musabe umugaba w’ingabo amubazanire, nk’aho hari ikindi mushaka kumenya ku bimwerekeyeho. Ubwo natwe turaba twiteguye kumwica, atari yabageraho.» Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo. Pawulo ni ko guhamagara umwe mu bategeka b’abasirikare, aramubwira ati «Jyana uyu musore ku mugaba w’ingabo, kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.» Nuko aramujyana amugeza ku mugaba w’ingabo, maze aravuga ati «Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye, insaba kukugezaho uyu musore, ngo afite icyo akubwira.» Umugaba w’ingabo ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye, aramubaza ati «Icyo ushaka kumenyesha ni iki?» Uwo musore aramusubiza ati «Abayahudi bumvikanye ko ejo bazagusaba kuzana Pawulo mu Nama nkuru, bitwaje ko hari ibindi bashaka kumenya ku bimwerekeyeho. Ntuzabemerere, kuko abantu basaga mirongo ine bamwubikiye, bakaba barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa banywa batabanje kumwica. Bategereje gusa igisubizo cyawe.» Nuko umugaba w’ingabo asezerera uwo musore, ariko abanje kumwihanangiriza ati «Uramenye ntugire umuntu n’umwe ubwira ibyo wamenyesheje!» Hanyuma ahamagara babiri mu bategeka b’abasirikare, arababwira ati «Nimutegure abasirikare magana abiri, abanyamafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu, mwitegure guhaguruka saa tatu z’ijoro mujya i Kayizareya. Mutegure kandi n’amafarasi yo guheka Pawulo, mumushyikirize umutware Feligisi, akiri mutaraga.» Nuko umugaba w’ingabo yandikira umutware Feligisi muri aya magambo «Jyewe Kalawudiyo Liziya, kuri Nyakubahwa umutware Feligisi: ndakuramutsa. Uyu muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi bashaka kumwica, ni bwo mpagobotse n’umutwe w’abasirikare ndamubaka, kuko nari maze kumenya ko afite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. Nashatse kumenya icyo bamurega, mujyana mu Nama nkuru, nsanga rero bamurega impaka z’ibyerekeye amategeko yabo, ariko nta kindi kintu na kimwe yakoze cyatuma apfa cyangwa ngo abohwe. Aho menyeye ko bari biteguye kumwica, niyemeje kumukoherereza. Menyesheje kandi n’abamurega ko bazakugezaho ibirego byabo. Gira amahoro!» Nuko abasirikare bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro, bamugeza Antipatiri. Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo. Bageze i Kayizareya, bahereza umutware Feligisi urwandiko, bamushyikiriza na Pawulo. Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya, aravuga ati «Nzaba numva ibyawe, abakurega bamaze kugera hano.» Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herodi. Hashize iminsi itanu, Ananiya umuherezabitambo mukuru amanukana na bamwe mu bakuru b’umuryango, hamwe n’umuburanyi wabo witwa Teritulo; basanga umutware Feligisi kugira ngo bamuregere Pawulo. Pawulo amaze guhamagarwa, Teritulo atangira kumurega agira ati «Nyakubahwa Feligisi, aya mahoro atuganjemo ni wowe tuyakesha, kandi n’ibyavuguruwe byinshi muri iki gihugu tubikesha umwete wawe. Aho turi hose, ntidusiba buri gihe kwakira ibyo byiza, kandi turabigushimira cyane. Ariko kugira ngo ntakurambira, ndagusaba ko watwihanganira uko ubisanganywe, ukumva muri make ibyo dushaka kukubwira. Uyu muntu twasanze ari icyorezo, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi akaba n’umutware w’agatsiko kayobye k’Abanyanazareti. Ndetse yagerageje no guhumanya Ingoro y’Imana yacu, turamufata. (Dushatse kumucira urubanza dukurikije amategeko yacu, ni bwo umugaba w’ingabo Liziya ahagobotse, amutwambura ku ngufu, ategeka ko abamuregaga bazagusanga). Nawe ubwawe umubajije, ushobora kumenya neza ko ibyo tumurega ari impamo.» Abayahudi na bo baryungamo, bahamya ko ibyo byose ari ko biri. Umutware Feligisi amaze kumuha ikimenyetso cyo kuvuga, Pawulo araterura ati «Nzi neza ko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b’iki gihugu cyacu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregurira imbere yawe. Nk’uko wowe ubwawe ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n’ibiri kuva aho nzamukiye i Yeruzalemu, njyanyweyo no gusenga. Haba mu Ngoro, haba mu masengero cyangwa mu mugi, muri aba bantu nta wigeze ambona hari uwo tujya impaka, cyangwa ngo basange nteza imvururu muri rubanda. Aba bantu nta n’ubwo bashobora kubona ibimenyetso byemeza ibyo bandega ubu ngubu. Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi. Mfite icyo cyizere ku Mana — kandi na bo turagisangiye —, ko hazabaho izuka ry’intungane kimwe n’iry’abagome. Ni cyo gituma nihatira ubudatuza kugira umutimanama udahinyuka imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yeruzalemu nzaniye umuryango wanjye imfashanyo z’abakene, ndetse n’amaturo. Igihe nkiri muri ibyo, bansanga mu Ngoro maze kwisukura, ariko nta bantu benshi twari kumwe, yemwe nta n’urusaku; uretse bamwe mu Bayahudi bo muri Aziya... Abo ni bo bagombaga kuza kukundegaho, iyo bajya kugira ikibi bambonaho! Cyangwa se aba na bo nibavuge ikosa bansanganye, igihe nari mpagaze imbere y’Inama nkuru! Naba se nzira iri jambo navugiye rwagati muri bo ndanguruye nti ’Mbese byaba ari uko nemera izuka ry’abapfuye, byatumye uyu munsi munshyira mu rubanza?’» Feligisi wari uzi neza iby’iyo Nzira, asubika urubanza avuga ati «Umugaba w’ingabo Liziya namara kuza, nzarangiza ibyanyu.» Nuko ashinga umutegeka w’abasirikare kurinda Pawulo aho yari ari mu buroko, ariko ngo amureke yishyire yizane, kandi ngo ntabuze n’umwe mu be kumuha icyo akeneye. Hashize iminsi mike Feligisi azana n’umugore we Durusila, wari Umuyahudikazi. Ahamagaza Pawulo, maze amutega amatwi ngo amubwire ibyerekeye kwemera Yezu Kristu. Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.» Yari yizeye kandi ko Pawulo yazamuha amafaranga, ni yo mpamvu yahoraga amutumiza kenshi ngo baganire. Imyaka ibiri ishize, Feligisi asimburwa n’uwitwa Porikiyo Fesito; maze Feligisi ashaka kwikundisha ku Bayahudi, asiga Pawulo mu buroko. Nyuma y’iminsi itatu Fesito ageze muri ako karere, ava i Kayizareya ajya i Yeruzalemu. Abatware b’abaherezabitambo n’abanyacyubahiro bo mu Bayahudi bamusanganiza ibirego barega Pawulo; bamwinginga bamusaba kubagirira ubuntu ngo amutumize aze i Yeruzalemu, kuko bari baciye ibico byo kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira. Nuko Fesito abasubiza ko Pawulo afungiye i Kayizareya, kandi ko na we ubwe agomba gusubirayo bidatinze. Arongera ati «Kandi ababa babishoboye muri mwe, baze tujyane i Kayizareya, barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze!» Fesito amara iwabo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, asubira i Kayizareya. Bukeye ajya mu rukiko, maze ategeka ko bazana Pawulo. Bamugejeje aho, Abayahudi bamanutse i Yeruzalemu baramukikiza, batangira kumurega byinshi kandi bikomeye, badashobora no kubonera gihamya. Nuko Pawulo ariregura ati «Nta kosa nigeze nkora, haba ku Mategeko y’Abayahudi, haba ku Ngoro cyangwa se kuri Kayizari.» Ariko Fesito ashatse kwikundisha ku Bayahudi, abaza Pawulo ati «Mbese uremera kujya i Yeruzalemu kugira ngo abe ariho ucirirwa urubanza mu maso yanjye?» Pawulo arasubiza ati «Dore ndi mu rukiko rwa Kayizari, ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi nk’uko nawe ubizi neza. Niba koko ibyo bimpama, cyangwa se niba narakoze icyaha gikwiriye urupfu, sinanga gupfa. Ariko niba ibirego aba bantu bandega nta kuri kurimo, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubangabiza. Njuririye Kayizari!» Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, arasubiza ati «Ubwo ujuririye Kayizari, uzajye kwa Kayizari.» Hashize iminsi mike, umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya, baje gusura Fesito. Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo, agira ati «Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko. Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa. Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha. Ubwo rero baje hano, nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu. Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga. Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima. Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga. Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari.» Agripa ni ko kubwira Fesito ati «Nanjye ndashaka kumva uwo muntu!» Undi aramusubiza ati «Ejo uzamwumva.» Nuko bukeye, Agripa na Berenisa binjirana ishema mu rukiko, bashagawe n’abagaba b’ingabo hamwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, maze Fesito ategeka ko bazana Pawulo. Fesito afata ijambo, agira ati «Mwami Agripa, namwe mwese abateraniye hano, murabona uyu muntu. Imbaga yose y’Abayahudi yaje kumundegera i Yeruzalemu, ndetse na n’ubu baracyasakuza, bavuga ko adakwiye kubaho. Jye nasanze nta cyo yakoze cyatuma akwiye gupfa. Nyamara kuko we yajuririye Nyir’icyubahiro, niyemeza kumumwoherereza. Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika. Kuko nasanze bidafututse kohereza imfungwa, ntagaragaje neza icyo iregwa.» Nuko Agripa abwira Pawulo ati «Ngaho iregure.» Pawulo arambura ukuboko, atangira kwiregura ati «Mwami Agripa, biranshimishije kurushaho, kuko ibyo Abayahudi bandega byose, uyu munsi ngiye kubyiregurira imbere yawe, cyane cyane kuko nawe usanzwe uzi neza imico y’Abayahudi n’ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihangane unyumve. Abayahudi bose bazi imibereho yanjye uhereye mu buto bwanjye, uko nabayeho rwagati mu muryango wanjye, ndetse n’i Yeruzalemu. Baranzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nabaye umuyoboke w’ishyaka rikomeye ry’idini yacu, nkurikije umuco w’Abafarizayi. None ubu ndaregwa ko nizera amasezerano Imana yagiriye abasekuruza bacu. Ayo masezerano ni yo nyine imiryango yacu uko ari cumi n’ibiri idahwema kwizera ko azasohozwa, bigatuma ishishikarira gusenga Imana amanywa n’ijoro. None rero, Mwami, iby’ayo mizero ni byo ndegwa n’Abayahudi. Mbese ye, ni mpamvu ki mudashobora kwemera ko Imana ishobora kuzura abapfuye? Nanjye ubwanjye, natekerezaga ko ngomba kurwanya ku buryo bwose izina rya Yezu w’i Nazareti. Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira. Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga. Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo. Nuko ndi mu nzira rero, Mwami, amanywa ava mbona urumuri rutambukije izuba kwaka ruturutse mu ijuru, rurangota hamwe n’abo twari kumwe. Ubwo twese twikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira mu rurimi rw’igihebureyi, riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Biragukomereye kwishita ku rubambo.’ Nuko ndabaza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Ndi Yezu, uwo uriho utoteza. Ariko byuka, maze uhagarare! Igitumye nkubonekera ni uko nakugeneye kuba umugaragu wanjye n’umuhamya w’ibyo ubonye, n’uw’ibyo nzakwereka hanyuma. Nzakugobotora umuryango wawe kimwe n’iy’abanyamahanga nkoherejemo, kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’ Kubera iyo mpamvu rero, mwami Agripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru. Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije. Ni cyo cyatumye Abayahudi bamfata igihe nari mu Ngoro, bakagerageza kunyica. Nyamara no kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba ngikomeza guhamya mu maso ya bose, abato kimwe n’abakuru, ibyavuzwe n’abahanuzi na Musa ku bigomba kuzaba kandi nta cyo nongeyeho: bityo mpamya ko Kristu yagombaga kubabara, kandi ko aho amariye kuzuka uwa mbere mu bapfuye, azasakaza urumuri mu muryango wacu no mu mahanga.» Pawulo, ngo ageze aho yiregura, Fesito atera hejuru ati «Pawulo, wasaze! Wize byinshi byo kugutera ibisazi!» Pawulo aramusubiza ati «Nyakubahwa Fesito, sinasaze, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyira mu gaciro. Ni yo mpamvu mvuga nta cyo nishisha kuko umwami mbwira abizi neza byose, nkaba mpamya ko nta na kimwe cyamusobye, kuko bitakorewe mu bwihisho. Mwami Agripa, mbese waba wemera iby’abahanuzi? Na ko ndabizi: urabyemera.» Nuko Agripa abwira Pawulo, ati «Erega ndabona uko utekereza, hari hato ukanyemeza kuba umukristu!» Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye..., usibye iyi minyururu imboshye!» Nuko umwami n’umutware na Berenisa n’abo bari kumwe barahaguruka. Bigiye hirya baravugana bati «Uriya muntu, nta kibi yakoze gikwiriye kumwicisha, cyangwa kumufungisha!» Agripa abwira Fesito ati «Uriya muntu yajyaga kurekurwa, iyo atajuririra Kayizari.» Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito». Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki. Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire. Tuvuye aho, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Shipure, kuko umuyaga waturwanyaga. Tuhavuye, tunyura mu nyanja iherereye kuri Silisiya na Pamfiliya, maze twambukira i Mira ho muri Lisiya. Tugeze aho ngaho, umutegeka w’abasirikare abona ubwato buturutse Alegisandiriya bugana mu Butaliyani, nuko turabwurira. Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tuza kugera ahateganye n’umugi wa Kinida, ariko bibanje kutugora. Umuyaga utubujije gukomeza, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Kireta, ahateganye na Salimoni. Tumaze kuhanyura ariko bitugoye, tugera ahitwa «Myaro myiza», hafi y’umugi wa Lasaya. Twari tumaze igihe kirekire kandi gukomeza urugendo rwo mu bwato bikaba byatera amakuba, kuko umunsi w’igisibo wari wararangiye; Pawulo ni ko kutubwira ati «Ncuti zanjye, ndabona uru rugendo rwo mu bwato rugiye gukurura amakuba ndetse rugahitana byinshi, atari ku mitwaro n’ubwato byonyine, ahubwo ndetse no ku bantu.» Umutegeka w’abasirikare, aho kwita ku byo Pawulo avuga, yiringira inama z’umusare na nyir’ubwato. Nyamara icyo cyambu nticyari kimeze neza muri ayo mezi y’imbeho; abenshi bahuza umugambi wo gukomeza bakavayo, ngo barebe ko bagera i Fenike, babe ari ho bamara ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo mu kirwa cya Kireta, aherekera mu burengerazuba. Ngo bumve umuyaga woroshye uturuka mu majyepfo utangiye guhuhera, bibwira ko umugambi wabo wagezweho; ni ko kuzitura ubwato bagerageza kugenda, bakikiye ikirwa cya Kireta. Ariko bidatinze, inkubi y’umuyaga witwa «Majyaruguru y’uburasirazuba» utangira guhuhera uturutse mu kirwa, ukubita ubwato bunanirwa kuwurwanya; nuko twemera kujyanwa aho umuyaga ushaka. Twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato, ubwo twahitaga mu majyepfo y’akarwa kitwa Kawuda. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza ubwato buto bwari buziritse ku bunini twarimo. Abasare barabwuriza babushyira mu bunini; maze ubwo bunini babuzengurutsa imigozi ikomeye, barabuhambira ngo budasandara. Ubwo barekurira mu mazi ibifatabwato kugira ngo bugende buhoro, babitewe no gutinya kujugunywa ku nkombe ya Sirita. Uko twagakomeje gucundabatwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga, bukeye bw’aho batangira kuroha imitwaro mu nyanja, naho ku munsi wa gatatu abasare ubwabo bafata ibikoresho by’ubwato, na byo barabiroha. Hari hashize iminsi myinshi nta zuba nta n’inyenyeri biboneka, umuyaga ukomeza kuba mwinshi kandi mubi kugeza ubwo tutari tukiringiye kurokoka. Bari bamaze igihe kirekire nta cyo bakoza ku munwa, Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo, arababwira ati «Ncuti zanjye, byari kuba byiza iyo mujya kunyumva ntimutirimuke i Kireta, kuko mutari kubona aya makuba cyangwa ngo mugire igihombo kingana gitya. Ariko noneho ndabasabye ngo mushyire umutima hamwe, kuko ari nta muntu n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, keretse ubwato bwonyine. Iri joro nyine, umumalayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera yambonekeye, arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’ Nimukomere rero ncuti zanjye, kuko nizeye Imana, bizaba nk’uko yabimbwiye. Amaherezo ariko, ubwato buzadusuka ku kirwa.» Ijoro rya cumi na kane tugicundabatwa n’inkubi y’umuyaga mu nyanja ya Adiriyatika, ahagana mu gicuku, abasare bibwira ko bari hafi kugera ku butaka. Bajugunya mu mazi umugozi uziritseho icyuma, basanga uburebure bw’amazi bureshya n’imikono makumyabiri; ngo bigire imbere gato babona uburebure bw’imikono cumi n’itanu. Batinya ko ubwato bwasekura ku mabuye yo mu nyanja, bajugunya mu mazi ibifatabwato bine by’inyuma ngo ahari bwahagarara, maze bagategereza ko bucya. Bigeze aho abasare bashaka guhunga, basubiza bwa bwato buto mu mazi, bitwaje ko bagiye kumanurira mu mazi ibindi bifatabwato by’imbere. Pawulo abwira umutegeka w’abasirikare n’ingabo ze, ati «Aba bantu nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka.» Nuko abasirikare batema imigozi iziritse bwa bwato buto, barabureka buragenda. Bujya gucya, Pawulo asaba ko bagira icyo bafungura agira ati «Dore uyu munsi ni uwa cumi n’ine muhagaritse umutima, mutagira icyo mukoza ku munwa. Ndabasabye rero ngo mugire icyo murya, maze mubashe kubaho. Nongeye kandi kubabwira ko nta n’agasatsi k’umwe muri mwe kazazimira.» Amaze kuvuga atyo, afata umugati, ashimira Imana imbere ya bose, arawumanyura maze atangira kurya. Bose ni ko kugarura umutima, na bo baratangira bararya. Abari mu bwato twese, twari magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. Bamaze kwijuta, baroha ingano mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato. Ngo bumare gucya, abasare ntibabasha kumenya ubutaka bari bagezeho, ariko babona akagobe k’inyanja gafite inkuka y’umusenyi, batekereza ko bishobotse ari ho bakwerekeza ubwato. Bazitura bya bifatabwato birokera mu nyanja, bahambura n’ibiyoborabwato by’inyuma; hanyuma bazamura umwenda wo ku ruhembe rw’imbere, bityo bagana ku nkombe bakurikiye icyerekezo cy’umuyaga. Ariko ubwato ngo bugere ku gashoro k’ubutaka karengewe n’amazi, butikura mu musenyi. Uruhembe rw’imbere rurigitamo ku buryo budatirimuka, naho urw’inyuma rusandazwa n’umuhengeri wo mu nyanja. Abasirikare rero bagira igitekerezo cyo kwica imfungwa, ngo hatagira uwoga agacika. Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe; abasigaye na bo bakabakurikira, bogeye ku mbaho cyangwa ku bimene by’ubwato. Uko ni ko bose babashije gufata imusozi, ari bataraga. Tumaze rero guhonoka icyo cyago, tumenya ko icyo kirwa tugezeho cyitwa Malita. Abaturage b’aho batwakira neza cyane, kubera ko imvura yagwaga hariho n’imbeho, baducanira umuriro turawukikiza. Pawulo atoragura umuganda w’inkwi azishyira mu muriro, inzoka y’impiri isohorokamo yikanze ubushyuhe, maze imusumira ikiganza. Abaturage babonye icyo gikoko kimunagana ku kiganza, baravugana bati «Rwose uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi! Kubona yarokotse inyanja, ariko ubutabera bw’Imana bukaba bukimukurikiranye!» Ariko Pawulo akungutira ya mpiri mu muriro, kandi ntiyagira icyo aba. Abo bantu bategereza ko ari bubyimbirwe, cyangwa se ko yikubita hasi agapfa, ariko ngo bamare umwanya bategereje, babona nta cyo abaye. Ni ko kwigarura bavuga bati «Ni imana!» Hafi aho, hakaba amasambu y’umutware w’icyo kirwa witwa Pubuliyo, atwakira gicuti, iwe tuhamara iminsi itatu. Se w’uwo Pubuliyo yari mu buriri ari indembe, ahinda umuriro kandi na macinya imuri nabi. Pawulo ajya kumusura, amaze gusenga amuramburiraho ibiganza, aramukiza. Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi bo muri icyo kirwa na bo baraza, abakiza uburwayi bwabo. Abantu b’aho baduha icyubahiro cyinshi, nuko igihe twuriye ubwato, baduha impamba twari dukeneye mu rugendo. Hashize amezi atatu, twurira ubwato bwavaga Alegisandiriya, bwitiriwe ibigirwamana by’impanga, Kasitori na Polugisi, bwari bumaze amezi yose y’imbeho muri icyo kirwa. Tugeze i Sirakuza tuhamara iminsi itatu, tuhavuye tugenda dukikiye inkombe, tugera ahitwa Regiyo. Bukeye bw’uwo munsi, umuyaga utangira guhuhera uturuka mu majyepfo, maze tugera i Puzoli ku munsi wa kabiri. Tuhasanga abavandimwe, badusaba kumara icyumweru iwabo. Nuko tugera i Roma dutyo. Abavandimwe b’i Roma bumvise ko tuje, baza kudusanganirira ku Iguriro rya Apiyo, n’ahitwa ku Macumbi atatu. Pawulo ngo ababone ashimira Imana, yongera kugira icyizere. Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda. Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma! Bamaze gusuzuma ibyo ndegwa bashaka kundekura, kuko basanze nta kibi nakoze gikwiye urupfu. Ariko mbonye Abayahudi babyanze, biba ngombwa ko njuririra Kayizari, nyamara nta cyo ngamije kurega bene wacu. Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli.» Nuko baramusubiza bati «Nta rwandiko twigeze tubona ruturutse mu Yudeya rukuvuga, ndetse nta n’umwe mu bavandimwe waje ngo abitumenyeshe cyangwa se ngo akuvuge nabi. Ariko rero, turashaka kumva icyo wowe ubwawe ubitekerezaho, kuko tuzi ko hose barwanya izo nyigisho z’ako gatsiko urimo.» Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi. Bamwe muri bo bemezwa n’ibyo yavugaga, abandi ariko banga kubyemera. Bagera igihe bataha batarumvikana ubwabo, Pawulo ni ko kongeraho iri jambo ati «Mbega ngo riraba irinyakuri, rya jambo Roho Mutagatifu yabwiye abasekuruza banyu, arivugishije umuhanuzi Izayi ati ’Sanga umuryango wawe, maze ubabwire uti: Kumva muzumva, ariko mwe gusobanukirwa; muzitegereze, ariko mwe kubona. Kuko uwo muryango winangiye umutima, biziba amatwi, bihuma n’amaso, kugira ngo batagira icyo babona, amatwi yabo akagira icyo yumva, n’umutima wabo ukagira icyo umenya, ngo batavaho bangarukira maze nkabakiza.’ Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!» Pawulo ngo amare kubabwira ibyo, Abayahudi bataha bajya impaka z’urudaca. Pawulo amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugendereraga bose, yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga. Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu Byanditswe bitagatifu. Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Mbere na mbere, ndashimira Imana yanjye muri Yezu Kristu ku mpamvu yanyu, kuko ukwemera kwanyu kuratwa n’isi yose. Imana nyitanzeho umugabo, Yo nkeza mu mutima wanjye namamaza Inkuru Nziza y’Umwana wayo: sinsiba kubibuka, ngasaba iteka mu masengesho yanjye ko nazagira amahirwe yo kuzashyira nkagera iwanyu niba Imana ibishatse. Koko kandi, ndifuza cyane kubabona ngo mbe nabaha ku ngabire ndengakamere yabakomeza, bambe kugira ngo mumare igishyika mu kwemera duhuriyeho, mwebwe nanjye. Sinabahisha kandi, bavandimwe, ko kenshi nagambiriye kuza iwanyu — nyamara kugeza ubu byaramburiye — ngo ngire imbuto namwe mbasaruraho, nk’uko byagenze no ku yandi mahanga. Ngomba kwita ku Bagereki no ku batari bo, ku bajijutse no ku batajijutse: ikaba ari yo mpamvu nshishikajwe no kubigisha Inkuru Nziza namwe ab’i Roma. Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.» Koko rero uburakari bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi. Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: Imana yarakibahishuriye. Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, kuko bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. Birataga kuba abanyabwenge, bahinduka abapfayongo, maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi. Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza iby’umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni, kugira ngo bihumanye umubiri. Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen. Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, abagabo na bo aho kugana umugore uko kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni, bityo bikururira ingaruka mbi ikwiranye n’ubuyobe bwabo. Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. Buzuye icyitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya, ubugambanyi; barasebanya, batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi; ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora. Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese: kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza. Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri. None se, muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana? Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze? Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera, Yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye: ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa; naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi. Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki; naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu. Koko rero, abazaba baracumuye nta mategeko, bazorama nta mategeko; naho abazaba baracumuye bazi amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko. Kuko abumva amategeko atari bo ntungane ku Mana, ahubwo abakurikiza amategeko ni bo bazagirwa intungane. Iyo abanyamahanga bakora ku bwa kamere ibihuje n’amategeko, kandi nyamara batagira amategeko, bibera ubwabo amategeko, bo badafite amategeko. Bagaragaza batyo ko icyo amategeko agamije cyanditswe mu mitima yabo. N’umutimanama wabo na wo ni intangamugabo hamwe n’imitima ibarwanamo, imwe ishinja, indi irengera. Nk’uko nabivuze mu Nkuru Nziza yanjye, bizagaragara umunsi Imana izakoresha Yezu Kristu, Imana igacira urubanza ibyo abantu bahishahisha bakora rwihishwa. Wowe rero witwa Umuyahudi, ukitwaza amategeko, ukiratana Imana, wowe uzi kandi ugushaka kwayo, ukamenya guhitamo ikiruta ibindi kuko wigishijwe n’amategeko, wowe wiyemera ngo ni wowe warandata impumyi, wamurikira abari mu mwijima, wahugura injiji, wakwigisha abana, ngo kuko wasanze mu mategeko hakubiyemo ubumenyi n’ukuri... Ko wigisha abandi, ntiwiyigishe ubwawe; ko ubwiriza kutiba, nyamara ukiba; ko ubuza gusambana, ugasambana; ko uzira ibigirwamana, kandi ugasahura amasengero yabyo; ko wiratana amategeko, ariko ugasuzuguza Imana urenga ku mategeko, nk’uko byanditswe ngo: «Izina ry’Imana bararituka mu mahanga ku mpamvu yanyu». Koko kuba waragenywe byagira akamaro ukurikije amategeko, naho niba ugomera amategeko, ukugenywa kwawe kwabaye ukutagenywa. Niba se utagenywe akurikije ibitunganiye amategeko, nta bwo se ukuba atagenywe bizaba bihwanye n’ukugenywa? Ndetse utagenywe umubiri, ariko agakurikiza amategeko, azagucira urubanza, wowe uzaba warenze ku mategeko witwaje ibyanditswe n’ukugenywa. Kuko Umuyahudi ntumubwirwa n’ibigaragara, n’ukugenywa si uko ku mubiri ahagaragara; ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uri we muri kami ye, n’ukugenywa nyakuri ni uk’umutima muri roho bitari mu nyandiko. Uwo ntakura ishimwe rye ku bantu, ahubwo ku Mana. Umuyahudi arusha iki abandi? Ukugenywa bimaze iki? Bifite akamaro kanini kandi ku buryo bwose. Mbere na mbere kuko ari bo baragijwe amagambo y’Imana. Bite rero? Niba bamwe muri bo barahemutse, ubuhemu bwabo bwahindura ubusa ubudahemuka bw’Imana? Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.» Ariko se niba inabi yacu igaragaza ubutungane bw’Imana, tuvuge ngo iki? Mbese Imana ntirenganya, Yo ihanira ko yarakaye? Ndavuga ku buryo bw’abantu. Ntibikabe! Naho ubundi se, Imana yazacira ite isi urubanza? Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha? Kandi ni iki kitubuza gukora ibibi ngo bibyare ibyiza, nk’uko batubeshyera bavuga ko ari yo nyigisho yacu? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. Bite rero? Hari icyo turusha abandi se? Habe na mba! Dore tumaze guhamya bose icyaha, ari Abayahudi, ari Abagereki, nk’uko byanditswe ngo «Nta ntungane wabona, habe n’imwe, nta we uzi ubwenge, nta we ushaka Imana. Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe, nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe. Umuhogo wabo ni imva irangaye, indimi zabo zisuka ibinyoma. Iminwa yabo ijunditse ubumara nk’ubw’impiri, akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza. Ibirenge byabo byihutira kumena amaraso, amatongo n’imiborogo ni byo biranga aho banyuze. Ntibazi inzira y’amahoro, nta gitinyiro cy’Imana mu maso yabo. Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana. Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha. Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu. Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera. Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko. Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera. Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro. Twavuga iki ku mukurambere wacu Abrahamu? Hari icyo yaba yararonse ku bw’umubiri? Niba Abrahamu yarabaye intungane abikesheje ibyo yakoze, akwiriye kubyirata, usibye imbere y’Imana. None se ibyanditswe bivuga iki? Ngo «Abrahamu yemera Uhoraho, bituma aba intungane.» Umuntu kandi ukoze umurimo, igihembo ntagihabwa ku buntu, ahubwo barakimugomba. Naho utagize icyo akora, ariko akemera uha umunyabyaha kuba intungane, uko kwemera kwe kuzamuha ubutungane. Nk’uko Dawudi avuga amahirwe y’umuntu Imana iha kuba intungane kandi nta bikorwa, ati «Hahirwa abababariwe ibicumuro, maze ibyaha byabo bikarenzwaho. Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.» Mbese ayo mahirwe ni ay’abagenywe bonyine cyangwa ni n’ay’abatagenywe? Tuvuga ko «ukwemera kwahaye Abrahamu kuba intungane.» Kwabimuhaye buryo ki? Mbere cyangwa nyuma yo kugenywa? Si nyuma, ahubwo ni mbere yo kugenywa. Nyuma ukugenywa yaguhaweho ikimenyetso, irango ry’ubutungane akesha ukwemera yagize ataragenywa, kugira ngo abe umubyeyi w’abemera bose batagenywe, ngo bahabwe kuba intungane, n’umubyeyi kandi w’abagenywe, batari abangenywe bonyine, ahubwo n’abashyira ikirenge mu cya Abrahamu bakurikiza ukwemera yari afite ataragenywa. Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. Kuko niba abiringiye amategeko ari bo ngenerwamurage, ukwemera kwaba nta mumaro, n’isezerano rikaba risheshwe. Kuko amategeko akurura uburakari. Ariko ahataba amategeko, nta we ucumura. Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.» Ntiyigeze acogora mu kwemera areba umubiri we washaje — yakabakabaga imyaka ijana — n’inda ya Sara yumiranye, kuko urupfu rwari rwarabatashye bombi. Ntiyabura ubwizere ngo ashidikanye isezerano ry’Imana, ahubwo akomezwa n’ukwemera maze yiragiza ikuzo ry’Imana. Yiyemeza rwose ko ishobora kuzuza icyo yasezeranye. Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane. Nyamara si we wenyine byandikiwe ko ukwemera kugeza ku butungane; natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu, watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane. Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo, kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera, ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga. Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye... Koko rero na mbere y’uko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza. Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi, zigeza ku butungane. Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe, Yezu Kristu. Bityo rero, nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. Amategeko yaje agwiza icyaha, ariko aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu. Twabivugaho iki rero? Twigumire mu cyaha se ngo ineza ikunde igwire? Ntibikabeho! Ko twebwe twapfuye ku cyaha, twakomeza dute kubaho muri cyo? Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu. Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane. Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza. Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza? Oya ntibikabe! Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane? Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane. Ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero, igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu. Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu. Bavandimwe muyobewe se ko umuntu agengwa n’amategeko igihe cyose akiriho? (Ndabwira abahanga mu mategeko). Umugore wubatse, itegeko rimuhambira ku mugabo igihe akiriho; iyo umugabo apfuye, umugore aba abohowe itegeko ry’umugabo. Ni yo mpamvu yitwa umusambanyi iyo ari ku wundi mugabo kandi uwe akiriho; ariko iyo umugabo apfuye, aba abohowe itegeko ku buryo ataba akiswe umusambanyi iyo acyuwe n’undi mugabo. Namwe rero, bavandimwe, mwarapfuye ku byerekeye amategeko mubikesheje umubiri wa Kristu ngo mube ab’undi, ari We wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire Imana imbuto. Koko rero, igihe twari mu cyaha, irari ryacyo ryaduteraga kwera imbuto z’urupfu, ryishingikirije itegeko. Naho ubu ngubu, twapfuye ku byerekeye itegeko, tugobotorwa n’ibyo ryatuboheshaga ku buryo tugengwa na roho nshya, aho kugengwa n’inyandiko ishaje. Twavuga iki rero? Ko amategeko ari yo cyaha? Oya ntibikabe! Ariko sinari kumenya icyaha ntabihawe n’amategeko. Simba naramenye irari iyo amategeko atavuga ngo «Ntuzararikire ikibi.» Nyamara icyaha cyitwaje itegeko, kintera icyitwa irari cyose. Nuko rero hatabayeho amategeko, icyaha nticyabaho. Kera, amategeko atarabaho, nari muzima. Aho itegeko rihingukiye, icyaha kirabaduka, nuko jyewe ndapfa, nsanga itegeko rinkururira urupfu kandi ubundi ryaragenewe gutanga ubuzima. Koko icyaha cyitwaje itegeko, kiranyoshya kirinyiciramo. Bityo rero, amategeko ni matagatifu, ndetse itegeko ryose ni ritagatifu, riratunganye kandi ni ryiza. Mbese noneho icyo cyiza kibe cyarambereye urupfu? Oya ntibikabeho! Ahubwo ni icyaha, kugira ngo cyigaragaze ko ari icyaha koko: kuko cyitwaje icyiza maze kinkururira urupfu, kugira ngo kandi cyerekane ububi bwacyo bwose bitewe n’itegeko. Tuzi neza ko amategeko aturuka kuri Roho; jyewe ariko ndi umunyamubiri, naraguzwe mba umucakara w’icyaha. Koko rero sinumva ibyo nkora: icyo nshaka gukora, si cyo nkora, ahubwo ndetse icyo ndashaka, ngicyo icyo nkora. Ubwo noneho rero nkora icyo ndashaka, mpuje n’amategeko kandi nkemera ko ari meza. Ubwo rero si jyewe ukora ibyo, ahubwo ni icyaha cyaritse muri jye. Koko kandi nzi neza ko icyiza kitandimo, kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo. Mbega ngo ndaba umunyabyago! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa? Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu! Naho ubundi jyewe ndasanga ndi umugaragu w’itegeko ry’Imana ku bw’umutima, n’uw’itegeko ry’icyaha ku bw’umubiri. Ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe. Kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri Kristu Yezu ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu. Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri, kugira ngo ubutungane bushakwa n’amategeko budusenderezwemo, twebwe abatagengwa n’ibitekerezo by’umubiri ahubwo na roho. Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri; naho abagengwa na roho, bo bita ku bya roho. Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro. Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana: nta bwo ryayoboka amategeko y’Imana, ntiryanabishobora. N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe. None rero, bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa; ariko niba ku bwa roho, mucitse ku bikorwa by’umubiri, muzabaho. Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data!» Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We. Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana: n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. Koko rero twarakijijwe mu bwizere; nyamara kureba ibyo wizeraga, ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera, aba acyizeye iki kindi? Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. Bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana. Tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo. Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? Nk’uko byanditswe ngo «Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.» Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu. Ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiryapfuye ubusa. Koko rero abakomoka kuri Israheli, si ko bose ari Israheli y’ukuri. No kuba inkomoko ya Abrahamu, si byo kuba bose ari abana be. Ahubwo «Abakomoka kuri Izaki ni bo bazitwa abawe.» Ari byo kuvuga ko kuba abana be ku bw’umubiri, atari byo kuba abana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo babarwa mu rubyaro. Ngiri rero ijambo ry’isezerano «Igihe nk’iki nzahindukira, kandi Sara azabyara umuhungu.» Si n’ibyo gusa. Hari na Rebeka wasamye inda imwe kuri Izaki, umubyeyi wacu. Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore, atari ku bikorwa, ahubwo kuri Nyiruguhitamo, yarabwiwe ngo «Gakuru azaba umugaragu wa Gatoya». nk’uko byanditswe ngo «Nikundiye Yakobo, maze ndeka Ezawu.» Twabivugaho iki rero? Ko Imana ibera? Oya, ntibikabeho. Yabwiye Musa iti «Nzagirira ineza uwo nzashaka kuyigirira, nzagirire impuhwe uwo nzashaka kuzigirira.» Nuko rero, si iby’umwete cyangwa ubushake by’umuntu, ahubwo ni iby’Imana igira impuhwe. Kuko Ibyanditswe bibwira Farawo biti «Dore icyatumye ngushyiraho, kwari ukugira ngo nzakwerekanireho.» ububasha bwanjye maze izina ryanjye ribe ikirangirire ku isi yose Nuko rero Imana ibabarira uwo ishaka, ikanangira umutima w’uwo ishaka. Ubwo rero wagira uti «Imana iracyadushakaho iki?» Mbese ni nde warwanya ugushaka kwayo? Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?» Mbese umubumbyi ntashobora kuvana mu ibumba rimwe igikoresho cy’agaciro n’igikoresho gisanzwe? Bityo rero Imana yashatse kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Yihanganiye bihagije ibibumbano bibi byari bikwiriye kujanjagurwa. Ibyo kwari ukugira ngo ibibumbano bikwiriye impuhwe byateganyirijwe ikuzo, ibigaragarize uburumbuke bw’ikuzo ryayo bwite: ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga. Nk’uko yabivuze muri Hozeya ati «Umuryango utari uwanjye nzawita umuryango wanjye, utari inkundwakazi nzamwita inkundwakazi; kandi ahantu babwiriwe ngo ntimuri umuryango wanjye, ni ho bazitirwa abana b’Imana Nyir’ubugingo.» Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka, kuko Nyagasani azasohoza ijambo rye ku isi, ku buryo bunonosoye kandi adatindiganyije.» Ni nk’uko kandi Izayi yabihanuye ati «Iyo Nyagasani Umutegetsi w’ingabo atatuzigamira imbuto, tuba twarabaye nka Sodoma, tukagereranywa na Gomora.» Twabivugaho iki? Ko abanyamahanga batashakashakaga ubutungane babushyikiriye, ubutungane ariko bukomoka ku kwemera, naho Israheli yashakaga itegeko ritanga ubutungane, ntiyarishyikira. Ni ku mpamvu ki rero? Ni uko itashakiye ubutungane ku kwemera, ahubwo mu bikorwa. Batsitaye ku ibuye ry’ubutsikire nk’uko byanditswe ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’ubutsikire n’urutare rugusha, ariko uzemera akarushingaho ibirindiro ntazakorwa n’isoni.» Bavandimwe, icyo umutima wanjye wifuza n’icyo nsaba Imana ni uko barokoka. Ndahamya rwose ko bafitiye Imana ishyaka, ariko nta bushishozi, kuko bayobewe ubutungane buturuka ku Mana, bashaka gushyiraho ubwabo bwite, ntibayoboka ubutungane bw’Imana. Kuko amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane. Koko rero Musa yanditse ko ubutungane buturuka ku mategeko, kandi ko umuntu uzayubahiriza, azabeshwaho na yo. Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu, cyangwa ngo «Ni nde uzamanuka ikuzimu?» ari byo kuvuga kuzamura Kristu mu bapfuye. Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.» Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza. Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.» Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.» Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera? Bakwemera bate se Uwo batarumva? Bamwumva bate ntawamwamamaje? Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!» Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?» Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu. Reka nanjye mbaze: mbese ntibumvise? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo «Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.» Nongere mbaze: mbese Israheli yaba itarasobanukiwe? Musa ni we wabanje kuvuga ati «Nzabaharika ikitari umuryango muterwe ishyari.» n’ihanga ritagira ubwenge Izayi we ntatinya kuvuga ati «Nabonywe n’abatanshakashakaga, nigaragariza abatambaririzaga». naho Israheli akayibwira ati «Nirije umunsi ntegeye amaboko umuryango utanyumvira, wigometse.» Reka mbaze rero: mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo? Oya ntibikabe! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini. Nta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. Cyangwa se ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga aho Eliya arega Israheli ku Mana, agira ati «Nyagasani, bishe abahanuzi bawe, basenya intambiro zawe, none nsigaye ndi jyenyine kandi nanjye barahigira amagara yanjye!» Mbese Imana imusubiza iki? «Nsigaranye abantu ibihumbi birindwi batapfukamiye Behali.» Bityo rero no muri ibi bihe, hari agasigisigi katoranijwe ku buntu. Ubwo rero ari ku buntu, ntibikiri ku bw’ibikorwa, naho ubundi ubuntu ntibwaba bukiri bwo. Bite rero? Ko icyo Israheli yashakashakaga itagishyikiriye! Nyamara abatowe bo baragishyikiriye, naho abandi baranangira, nk’uko byanditswe ngo «Imana yabahaye umutima uhumye, n’amaso atabona, n’amatwi atumva, kugeza na n’ubu.» Na Dawudi aravuga ati «Ameza yabo arakababera umutego, urushundura, urutsitariro n’igihano bikwiriye! Amaso yabo arakijima boye kubona n’umugongo wabo ube umuheto iteka ryose.» Reka nongere mbaze: batsitariye kugwa ngo bahere hasi? Oya, ntibikabe! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari. Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye? Mwebwe abanyamahanga, dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga, nubahiriza ubutumwa nahawe, nizera gutera ishyari abo dusangiye ubwoko ngo ngire bamwe muri bo ndokora. Kuko niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye? Iyo ifu y’umuganura ari ntagatifu, n’irobe ni ko riba; n’iyo imizi ari mitagatifu, amashami na yo ni ko aba. Niba amwe mu mashami yaratemwe, maze wowe, n’ubwo wari ishami ry’agasozi, ukahagemekwa maze ugasangizwa amakakama azamurwa n’umuzi w’umuzeti, ntukitere hejuru wigamba kuri ya mashami. Niba witeye hejuru, wibuke ko atari wowe uhagaritse umuzi, ko ahubwo ari umuzi uguhagaritse. Ahari wavuga uti «Batemye amashami kugira ngo ngemekwe.» Ni byo koko. Yatemwe ku mpamvu y’ukutemera, naho wowe uhahagaritswe n’ukwemera. Ntukitere hejuru rero, ahubwo tinya. Kuko ubwo Imana itasoneye amashami ya kamere, nawe ntizagusonera. Irebere nawe ubugwaneza n’ubutabera by’Imana: ku baguye ikurikira ubutabera, kuri wowe igira ubuntu, niba ariko ugumye muri ubwo bugwaneza, naho ubundi nawe izagukorora. Nyamara na bo umunsi bemeye, bazongera bagemekwe: kuko Imana ishobora kongera kubagemeka. Ko wowe watemwe ku giti cy’agasozi muhuje ubwoko, maze ukagemekwa ku muzeti mwiza mudahuje ubwoko, nkanswe bo bazagemekwa ku muzeti wabo bwite bahuje ubwoko! Koko rero, bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata: igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe. Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana. Ngiryo isezerano nzagirana na bo, maze kubakuraho ibyaha byabo.» Kuba batakiriye Inkuru Nziza, babaye abanzi b’Imana, naho kuba baratowe, ni abatoni bayo babikesha abasekuruza. Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho. Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo, bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi. Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo! «Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura?» Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen. Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye. Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye. Mbese nk’uko mu mubiri umwe tugira ingingo nyinshi kandi ingingo zose ntizikore umurimo umwe, bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera; uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe. Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. «Ntimukishime ubwenge bwanyu.» Ntihakagire uwo mwitura inabi; «mwihatire kugaragariza abantu bose ibyiza mukora.» Bishobotse, mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose. Ntimukihorere ubwanyu, nkoramutima zanjye, ahubwo muhe akanya uburakari bw’Imana nk’uko byanditswe ngo «Kumara inzigo ni ibyanjye, ni jye uzatanga inyiturano», uwo ari Nyagasani ubivuga. Ahubwo rero «niba umwanzi wawe ashonje, muhe icyo kurya; niba afite inyota, muhe icyo kunywa. Kuko nugenza utyo, uzaba umurahuriye ku mutwe amakara agurumana.» Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza. Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana. Bityo urwanya ubutegetsi aba arwanya icyo Imana yagennye, kandi ababurwanya baba bikururira urubanza. Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima. Kuko Imana ibukoresha ngo ugere ku cyiza. Ariko niba ukoze ikibi, utinye; nta bwo bwitwaza inkota ku busa. Kuko Imana ikoresha ubutegetsi ngo ibuhanishe ugira nabi. Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyoboka ubutegetsi, bidatewe no gutinya umujinya wabwo gusa, ahubwo ubibwirijwe n’umutimanama. Ni na yo mpamvu burya mutanga imisoro: abayakirana ubwitonzi, baba bakorera Imana. Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe. Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko. Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi.» ». kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko. Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza. Mujye mwakira ugifite intege nke mu kwemera, mwoye kumugisha impaka mu byo ashidikanyaho. Kuko hari uwemera ko ashobora kurya ibibonetse byose, naho uw’intege nke yibwira ko agomba kurya imboga gusa. Uwirira ibibonetse byose, ntagasuzugure utabirya; utabirya na we ntazacire ubirya urubanza, kuko Imana yamwakiriye. Uri nde mbese, wowe ucira urubanza umugaragu utari uwawe? Yahagarara cyangwa yagwa, ibyo bireba shebuja; nyamara azagumya ahagarare kuko Nyagasani afite ububasha bwo kumushyigikira. Hari usumbanya umunsi umwe n’indi, hari n’ubona yose ari kimwe. Buri wese ajye akurikiza icyo umutima we wemera. Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana. Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima. Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana? Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye — uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.» Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana. Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro yo kugwa cyangwa gucumura. Nzi neza, rwose sinshidikanya muri Nyagasani Yezu, ko nta kintu gihumanya ku bwacyo; nyamara hagize utekereza ko ikintu gihumanya, kuri we koko kiba gihumanya. Niba rero umuvandimwe wawe atewe agahinda n’icyo uriye, ntuba ukigengwa n’urukundo. Irinde kugira icyo urya cyagusha uwo Kristu yapfiriye. Ikiri cyiza kuri mwe ntikigasebe. Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu. Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu. Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga. Ntugasenye igikorwa cy’Imana ku mpamvu y’ibyo kurya. Ibintu byose ntibihumanya, ariko ni bibi ko umuntu arya icyatera undi gucumura. Ibyiza ni ukutarya inyama no kutanywa divayi, mbese ni ukwirinda icyabera umuvandimwe impamvu yo kugwa. Wowe rero, icyo wabwirijwe n’ukwemera ufite ugihorane mu mutimanama wawe no mu maso y’Imana. Hahirwa utigaya ubwe mu byo yahisemo yabisuzumye. Naho urya kandi agishidikanya, uwo yatsinzwe n’urubanza kuko ibyo akora biba bidaturutse ku kwemera, kandi rero icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, kiba ari icyaha. Twebwe abakomeye tugomba kugoboka intege nke z’abadashoboye, aho kwishimira gusa ibitworoheye. Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, akore icyiza cyose cyamukomeza. Kuko na Kristu atakoze icyamushimishaga gusa, nk’uko byanditswe ngo «Ibitutsi by’abagutukaga byanguyeho.» Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo. Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu. Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana. Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe. Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe». kandi ngo «Mahanga, nimwishimane n’umuryango we». nanone ngo «Mahanga mwese, nimusingize Nyagasani; miryango mwese, nimumuhimbaze.» Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu. Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana. Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana. Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa, mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu. Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi, nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamwumvise bazamumenya.» Ngicyo icyambujije kenshi kuza iwanyu. None ubu ngubu, ubwo ntagifite ahandi nshigaje mu birere by’ino, nkaba kandi narifuje kuza iwanyu kuva imyaka n’imyaka, igihe nzerekeza muri Hispaniya... Koko rero ndizera kuzababona mpita, nyuma mukamperekeza, maze kubashira urukumbuzi ho gato. Ubu ngubu ariko ngiye i Yeruzalemu kwita ku batagatifujwe. Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye. Koko rero barabyiyemeje kandi barabibagombaga. Kuko niba amahanga yarasangiye na bo ibyiza byabo by’umutima, agomba kubafashisha ibyiza by’umubiri. Ibyo rero nimbirangiza, maze kubashyikiriza ku mugaragaro uwo musaruro, nzabanyuraho njya muri Hispaniya. Kandi nzi ko ninza iwanyu, nzazana umugisha wose wa Kristu. Bavandimwe kandi, ndabinginga ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu no ku bw’urukundo rwa Roho Mutagatifu, ngo muntabaze amasengesho munturira Imana, kugira ngo nkire abo mu Yudeya batemera, maze imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izanyure abatagatifujwe; bityo nshobore kuza iwanyu nishimye, maze Imana nibishaka, nzaruhukane namwe. Imana, Yo soko y’amahoro, nibane namwe mwese! Amen. Mbashinze mushiki wacu Foyibe, umudiyakonikazi mu Kiliziya y’i Kenkireya, kugira ngo mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye abatagatifujwe, kandi ngo muzamufashe mu byo yabakeneraho byose, kuko na we yatabaye benshi, barimo jye. Mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu; abo ni bo bishyize mu kaga, kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo. Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu. Mutashye Mariya wabavunikiye cyane. Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya, twasangiye umunyururu; ni intumwa z’ibirangirire kandi babaye aba Kristu mbere yanjye. Mutashye Ampiliyato, incuti yanjye muri Nyagasani. Muntahirize Urubano umufasha wanjye muri Kristu, ndetse na Sitaki incuti yanjye. Muntahirize kwa Arisitobuli. Muntahirize mwene wacu Herodiyoni. Muntahirize abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani. Muramutse Tirifayina na Tirifoza baruhira cyane Nyagasani. Mundamukirize inkoramutima Perisida, na we uvunikira cyane Nyagasani. Muramutse Rufo, intore muri Nyagasani, ndetse na nyina ari we wanjye. Mutashye Asinkirito, Filegonti, Erimesi, Patiroba, Herimasi n’abavandimwe bari kumwe na bo. Muramutse Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we, na Olimpiya n’abatagatifujwe bari kumwe na bo. Nimuramukanye mu muhoberano mutagatifu. Kiliziya zose za Kristu zirabatashya. Ndabinginze kandi, bavandimwe, mwitondere abazana amacakubiri n’ingero mbi, bakanyuranya n’inyigisho mwahawe; mubagendere kure. Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi. Ukumvira kwanyu kwamenyekanye hose; ndabishimiye rero ariko ndashaka ko muba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi. Imana, Yo soko y’amahoro, izajanjagurira Sekibi mu nsi y’ibirenge byanyu vuba. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu ibane namwe! Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri. Nanjye ndabatashya muri Nyagasani, jyewe Teritiyo wanditse uru rwandiko. Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose. Arabaramutsa Erasito umubikamari w’umugi, n’umuvandimwe Kuwariti. Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire. Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen. Jyewe Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu. Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. Koko rero, bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe, ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!» Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Ndashimira Imana kuba nta n’umwe muri mwe nabatije, usibye Kirisipo na Gayo; ku buryo nta n’umwe uzavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye! Cyakora koko nabatije n’umuryango wa Sitefana, nkaba numva nta wundi wundi nabatije. Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro. Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana. Kuko handitswe ngo «Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge.» Mbese uw’umuhanga ari he? Uw’umunyabwenge ari hehe? Uw’intyoza mu by’iyi si ari he? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu? Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo; ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, naho Abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu. Bavandimwe rero, mwebwe abatowe n’Imana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga. Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; byongeye, abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo Imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera; kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’Imana. Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.» Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. Igihe nari kumwe namwe, nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. Bityo, ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana. Nyamara, abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise, kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.» Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kwumva ibya Roho w’Imana; koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. Koko se «Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama?» Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu. Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu. Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye, kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha, kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu? Iyo umwe avuga ati «Ndi uwa Pawulo», undi ati «Ndi uwa Apolo», ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu? Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani! Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije. Bityo, uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura. Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze. Twembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo n’inzu yiyubakira. Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka. Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu. Niba rero kuri icyo kibanza umuntu yubakishijemo zahabu, feza, amabuye y’agaciro, ibiti, ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo wa buri wese uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Ni bwo byose bizasuzumwa n’umuriro, ari wo uzatangaza agaciro k’umurimo wa buri wese. Uzaba yarubatse muri icyo kibanza kandi umurimo we ugahonoka, azahembwa. Naho nyir’umurimo uzaba wakongotse, azabura igihembo; gukira we azakira, ariko nk’uwiyatse umuriro. Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe. Ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri; kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo «Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo», kandi ngo «Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.» Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu: yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu, naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana. Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana. Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka. Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye. Muri ibyo byose, bavandimwe, nifuje ko tubabera urugero, ari jyewe, ari n’Apolo, kugira ngo mwitoze kutirata murwanirira ishyaka uyu cyangwa uriya. Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe? Dore muratengamaye! Dore mwarikungahaje! Yewe mwabaye abami, twe tutarimo. Ubonye mwakwimitswe, kugira ngo natwe twimikanwe namwe! Jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu. Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye; murubashywe, naho twe turasuzuguritse. Kugeza magingo aya, turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa, kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana; baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu. Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda. N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza. Ndabinginze rero, nimukurikize urugero nabahaye. Ni na yo mpamvu mboherereje Timote, umwana wanjye nkunda kandi indahemuka muri Nyagasani; azabibutsa imibereho yanjye muri Kristu, mbese nk’uko mbyigisha muri za kiliziya zose. Bamwe muri mwe bibwiye ko ntazagaruka iwanyu, batangira kwitera hejuru. Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo. Kuko Ubwami bw’Imana atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa. Mbese icyo mwahitamo ni iki? Ko nabazanamo inkoni, cyangwa se urukundo n’umutima ugwa neza? Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije, butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se! None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu, ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo! Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye. Ngaho rero, nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye, uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani. Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose? Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo. Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri. Hanyuma kandi, mu ibaruwa mperutse kubandikira, mbihanangiriza kutivanga n’abasambanyi, sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si. Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire. Mpuriye he no gucira imanza abo tudafitanye isano? Mwebwe se abo mukemanga si ababarimo rwagati? Abo hanze ni Imana izabacira urubanza. (Mugenze rero nk’uko byanditswe ngo) «Nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.» Igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe? Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje? Ntimuzi ndetse ko n’abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe? Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye? Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe? Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera! Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa? Kuki mutihanganira ko babahuguza? Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu! Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y'Imana? Muramenye ntimwishunge! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose, kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Ngoma y'Imana. Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu. (Bamwe muri mwe baravuga bati) «Byose mbifitiye uburenganzira »; nyamara byose ntibimfitiye akamaro. «Byose mbifitiye uburenganzira»; yee! ariko jye sinzemera ko hagira ikintu na kimwe kinziga. Ibiribwa byagenewe inda, inda na yo igenerwa ibiribwa, simbihakana; nyamara byombi Imana izabisenya. Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo. Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Hanyuma rero nzafate ingingo za Kristu maze nzigire ingingo z’ihabara? Ntibikavugwe! Ntimuzi se ko usambanye n’ihabara aba abaye umubiri umwe na yo? Ni ko byanditswe ngo «Bombi bazaba umubiri umwe.» Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we. Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu. Noneho ngeze ku byo mwanyandikiye. Uko mbona, ibyiza ni uko umugabo atakwegera umugore. Ariko kugira ngo mwirinde ingeso mbi, buri mugabo nagire umugore we, na buri mugore agire umugabo we. Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, bityo n’umugore ku mugabo we. Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugabo we; n’umugabo ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugore we. Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho, na bwo by’igihe gito, kugira ngo muhugukire gusenga; hanyuma musubirane, ngo hato mutananirwa kwigomwa, Sekibi agakurizaho kubashuka. Ibyo mbabwiye, ndabibemereye gusa; simbibategetse. Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko buri wese afite ingabire ye bwite yiherewe n’Imana, umwe iye, undi iye. Icyo mbwira abatarashaka n’abapfakazi ni uko bakwigumira batyo, kimwe nanjye. Nyamara niba badashoboye kwihangana, nibashake; kuko ikiruta ari ugushyingirwa aho kwicwa n’irari. Dore icyo ntegetse abashakanye, atari jyewe ahubwo ni Nyagasani: umugore ntagatandukane n’umugabo we. — niba batandukanye, ntakongere gushaka cyangwa yigorore n’umugabo we — n’umugabo ntakirukane umugore we. Abandi basigaye mbabwiye ku giti cyanjye, si Nyagasani ubwe ubivuga: niba hari umuvandimwe ufite umugore utaremera Kristu maze akishimira ko babana, ntakamwirukane. Niba kandi umugore afite umugabo utaremera, maze akishimira ko babana, ntagatandukane n’uwo umugabo. Kuko umugabo utemera atagatifuzwa n’umugore we, kimwe n’uko umugore utemera atagatifuzwa n’umugabo we. Byaba bitabaye ibyo, abana banyu baba babuze ubuntungane, kandi ubundi baratagatifujwe. Niba utemera ashatse gutandukana, nabigire! Icyo gihe umuvandimwe wacu, cyangwa mushiki wacu, aba abohowe, kuko Imana yabahamagariye kubaho mu mahoro. Ni ko se, wa mugore we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugore wawe? Ubundi rero buri muntu akomeze kubaho nk’uko Nyagasani yabimugeneye, mbese uko yari ari igihe Imana imuhamagaye; ni yo mabwiriza mpaye za Kiliziya zose. Niba hari uwahamagawe yarabanje kugenywa, ntakabihishahishe. Niba kandi hari utagenywe, ntakigenyeshe. Ari ukugenywa, cyangwa ukutagenywa, byose nta kavuro; icya ngombwa ni ugukurikiza amategeko y’Imana. Buri wese nagume uko yari ameze igihe ahamagawe. Mbese wahamagawe uri umucakara? Ibyo ntibiguhangayike; ndetse n’iyo waba wizeye kuzigobotora, ntibikubuze ituze mu bucakara bwawe. Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu. Mwacungujwe igiciro gihambaye; ntimukisubize mu bucakara bw’abantu. Buri wese, bavandimwe, nagume uko yari ameze igihe atowe n’Imana. Ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa. Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze. Mbese usanganywe umugore? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse? Wigira uwo ushaka. Nyamara niba umushatse, nta cyaha ukoze; n’umukobwa aramutse ashyingiwe, nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda. Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize; abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu. Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi. Niba umusore asanze ko yaba ahemukiye umukobwa yasabye badashyingiranwe kandi yumva amufitiye irari, nibashyingiranwe uko bisanzwe, kuko ari ko abishaka, kandi nta cyaha kirimo. Nyamara niba uwo musore yiyemeje mu mutima we kudashakana n’uwo mukobwa, nta gahato kamuriho, ahubwo abikuye ku bwende bwe, azaba agize neza. Bityo, ushyingiwe aba agize neza, ariko udashyingiwe aba arushijeho kugira neza. Umugore ahambiriye ku mugabo we igihe cyose akiriho. Nyamara uwo mugabo aramutse apfuye, umugore afite uburenganzira bwo kwishakira undi mugabo yishimiye, ariko wo mu bemera gusa. Cyakora uko mbyumva, yarushaho kugubwa neza yigumiye aho; kandi ndakeka ko nanjye mfite Roho w’Imana. Ku byerekeye inyama zatuwe ibigirwamana ni koko: twese tubifitemo ubujijuke (nk’uko mubivuga). Nyamara ubumenyi butera kwirata, naho urukundo rukajijura. Niba hari uwibwira ko hari icyo azi, ntarageza aho kumenya uko bikwiye. Ariko niba hari ukunda Imana, uwo nguwo azwi n’Imana. None se byaba byemewe kurya inyama zatuwe ibigirwamana? Tuzi ko nta kigirwamana kibaho ku isi, kandi ko nta yindi mana iriho, usibye Imana imwe rukumbi. Koko, n’ubwo hariho ibyitwa imana byinshi mu ijuru no ku isi — koko kandi ibigirwamana n’ibikomerezwa ntibibarika! — kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We. Ariko bose si ko babifitemo ubujijuke. Hariho bamwe bakiva mu by’ibigirwamana, maze baba bariye inyama zabituwe, umutimanama wabo udakomeye ukabemeza ko bahumanye. Mu by’ukuri si ibiribwa bizatugeza ku Mana; tubiriye, tutabiriye, nta cyo tuzaba duhombye cyangwa twungutse. Cyakora mwitondere ubwo burenganzira mubifitemo, ngo hato butagusha abanyantege nke. Koko se umunyantege nke aramutse akubonye urira mu ngoro y’ibigirwamana, kandi witwa ko ujijutse, ntiyaboneraho akarya izo nyama zatuwe ibigirwamana, kandi umutima we utabimwemerera? Bityo rero ubujijuke bwawe buzaba bugushije umunyantege nke, kandi ari umuvandimwe Kristu yapfiriye. Muri uko gucumurira abavandimwe banyu mubakomeretsa ku mutima usanzwe udakomeye, ubwo ni Kristu muba mucumuriye. Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye. Mbese jye simfite ubwigenge? Mbese sindi intumwa? Mbese jye sinabonye Yezu Umwami wacu? Mbese si mwe musaruro wanjye muri Nyagasani? Niba ku bandi ntari intumwa, nibura ndi yo kuri mwebwe, kuko ukuri k’ubutumwa Nyagasani yanshinze kubagaragariramo. Dore icyo nsubiza abaninura. Mbese twebwe ntitwagira uburenganzira bwo guhabwa ibyo kurya no kunywa? Mbese twe ntitwashobora kugendana n’umugore duhuje ukwemera, nk’uko izindi ntumwa, n’abavandimwe ba Nyagasani, na Kefasi babigenza? Cyangwa se tuzabe ari twe twenyine, jyewe na Barinaba, duhatirwa gukorera ibidutunga? Ni iyihe ngabo yagiye ku rugamba, kandi igomba no kwigemurira? Ni nde wahinga umuzabibu, ntawuryeho imbuto? Cyangwa se ni nde wakorora ubushyo, maze ntanywe amata yabwo? Ibyo se byaba bishingiye gusa ku matwara y’abantu, cyangwa ahubwo bishyigikiwe n’Amategeko y’Imana? Koko mu Mategeko ya Musa haranditswe ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano.» Ubwo se Imana yaba koko ishishikajwe n’ibimasa? Ahubwo si twebwe ibivugira? Ni koko, ibyo ni twebwe byandikiwe; kuko uhinga wese ahingana icyizere, n’uhura ingano akagira icyizere cyo guhabwa umugabane we. Ubwo twababibyemo imbuto z’Imana, murasanga bikabije ko dusarura ku byo mutunze? Niba abandi babafiteho ubwo burenganzira, twe twabuzwa n’iki kububagiriraho? Nyamara nta bwo twigeze tubwitwaza! Twihanganiye byose, ngo hato tudatera imbogamizi Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko se ntimuzi ko abakorera Ingoro y’Imana batungwa n’iyo Ngoro nyine, n’abahereza ku rutambiro, bagahabwa umugabane ku byo batuye? Bityo rero, n’abogeza Inkuru Nziza, Nyagasani yabageneye gutungwa na yo. Icyakora nta cyo nigeze nitwaza muri ibyo byose; kandi simbibandikiye ngo mukurizeho kugira icyo mumpa; ahubwo nahitamo gupfa, aho gucuzwa iryo shema n’ubonetse wese. Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo. N’ubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. Nigize Umuyahudi mu Bayahudi, kugira ngo nshobore gushyikira Abayahudi; kandi jyewe utakigengwa n’amategeko nemeye kumvira Amategeko nk’abayagenewe, ari ukugira ngo nigarurire abagengwa n’amategeko. Kandi jyewe utabuze itegeko ry’Imana ringenga, kuko Kristu ari we ungenga, nigize nk’utagira amategeko, rwagati mu batagira amategeko, ari ukugira ngo mbigarurire na bo. Nigize umunyantege nke mu banyantege nke, ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare. Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire. Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira, ntirizashira. Nguko rero uko jye niruka, sinkora hirya no hino; nguko kandi uko ndwana, sinigera mpusha. Ahubwo umubiri wanjye ndawuhana nkawukandamiza kugira ngo ntazavaho mpigikwa, maze kwamamaza Inkuru Nziza mu bandi. Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu abasekuruza bacu bose bagendaga bayobowe n’igihu cyererana, bose bakambuka inyanja, bose bakabatirizwa muri cya gihu na ya nyanja, bifatanyije na Musa. Bose basangiye ibyo kurya bimwe bikomoka mu ijuru; kandi bose bashoka iriba rimwe rikomoka mu ijuru; nuko bakanywa amazi avubuka mu rutare bahawe n’Imana, rukagenda rubaherekeje, kandi urwo rutare rwarangaga Kristu. Nyamara benshi muri bo si ko banyuze Imana, ni yo mpamvu intumbi zabo zararitswe mu butayu. Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye. Ntimugasenge ibigirwamana, nk’uko bamwe muri bo babigize, mbese nk’uko byanditswe ngo «Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka, barabyina». Twirinde gusambana, nk’uko bamwe muri bo babikoze, maze bagapfamo abageze ku bihumbi makumyabiri na bitatu umunsi umwe. Twirinde no kwinja Nyagasani, nk’uko bamwe muri bo bamugerageje, maze batsembwa n’inzoka z’ubumara. Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo binubye, maze Umunyacyorezo akaboreka. Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma. Bityo rero uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa. Nta bwo mwigeze muterwa n’ibishuko bibarenze. Imana ni indahemuka; ntiyakwemera ko mushukwa birenze imbaraga zanyu; ahubwo izabaha uburyo bwo kwivana mu bishuko n’imbaraga zo kubyihanganira. Kubera iyo mpamvu rero, nkoramutima zanjye, nimwirinde gusenga ibigirwamana. Reka mbabwire nk’abaciye akenge, namwe ubwanyu mwirebere ukuri kw’ibyo mvuga. Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe. Nimurebere ku rubyaro rwa Israheli: mbese abarya ku bitambo byatuwe ntibaba bunze ubumwe n’urutambiro? Mbese mvuge ngo iki? Ko inyama zatuwe ibigirwamana, hari icyo zivuze? Cyangwa se ko ikigirwamana hari icyo kimaze? Ashwi da! Kuko ibyo bitambo byabo, atari Imana babitura, ahubwo biturwa Sekibi, kandi sinshaka ko mugirana ubusabane na we. Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi. Cyangwa se twaba dushaka kwikururira ishyari ry ’Imana? Twaba se tuyirusha amaboko? «Byose tubifitiye uburenganzira!» (nk’uko bamwe babivuga), nyamara byose ntibidufitiye akamaro; «Byose tubifitiye uburenganzira», ariko byose si ko bitera inkunga. Ntihakagire uwikurikiranira inyungu ye bwite, ahubwo aharanire iy’abandi. Nimwirire rero ibigurirwa ku isoko byose, mutiriwe musiganuza aho biturutse ngo bibakure umutima, «kuko isi yose ari iy’Imana, n’ibiyiriho byose.» Niba kandi uwo mudasangiye ukwemera aramutse agutumiye, irire ibyo akuzimaniye byose, utiriwe usiganuza ngo bigukure umutima. Ariko hagize ukubwira ati «Izi nyama zatuwe ibigirwamana», ntuziryeho ubigiriye uwakuburiye ngo utamutera guhagarika umutima; umutima mvuga rero si uwawe, ahubwo ni umutimanama w’undi. Kuki ubwigenge bwanjye bwaba bushingiye ku mutimanama w’undi? Niba ngize icyo ndya nshimira Imana, kuki hagira ungayira ibyo nakurijeho gushimira? Ari igihe rero murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu. Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mu budahemuka mukikomezamo ibyo nababwirije byose. Nyamara dore icyo mukwiye kumenya: Kristu ni we mugenga wa buri mugabo, umugore na we akagengwa n’umugabo; na we Kristu akagengwa n’Imana. Umugabo wese usenga cyangwa uhanura yitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we. Naho umugore wese usenga cyangwa uhanura atitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we; mbese ni nk’aho yaba yimojeho umusatsi. Niba rero umugore adateze igitambaro, n’imisatsi yose nayimareho! Nasanga ariko bimuteye isoni kwimoza cyangwa kwikemuza, natege igitambaro! Umugabo we ntagomba kwipfuka mu mutwe, kuko ari ishusho n’uburanga bw’Imana; naho umugore akaba ikuzo ry’umugabo we. N’ubundi umugabo si we wakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo. Kandi umugabo koko si we waremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo. Ngiyo impamvu umugore agomba kwambara ku mutwe ikimenyetso cy’uko agengwa, mbese abigiriye n’abamalayika. Nyamara muri Nyagasani umugabo wese agizwe n’umugore, n’umugore agizwe n’umugabo we. N’ubwo umugore yavuye ku mugabo, umugabo na we akabyarwa n’umugore, bombi baturuka ku Mana. Ngaho namwe nimumbwire: bishoboka bite ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe? N’ubusanzwe biteye isoni ko umugabo atendeza imisatsi, nyamara ni ishema ry’umugore ko ayitunga atyo, bikurikije kamere yabo bombi, kuko umugore yayiherewe kumutwikira. Ahasigaye ushaka guhariranya, amenye ko atari umuco wacu, si n’uwa Kiliziya z’Imana. Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi. Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo: wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze. Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani, kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze. Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite? Mbabwire iki se? Mbashime se? Oya, muri ibyo simbashimye. Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira. Ni cyo gituma uzarya uyu mugati, akanywa no kuri iyi nkongoro ya Nyagasani, atabikwiye, azaba acumuriye umubiri n’amaraso bya Nyagasani. Buri wese nabanze yisuzume rero, maze abone kurya uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro; kuko uwarya cyangwa akanywa atubahirije umubiri wa Nyagasani, aba ariye kandi anyoye ikizamubyarira ubucibwe. Ni cyo gituma benshi muri mwe barwaye kandi bamugaye, ndetse bamwe bakaba barapfuye. Iyaba twabanzaga kwisuzuma ubwacu, nta rundi rubanza twacirwa. Ariko Nyagasani adutonganyiriza kutugorora, kugira ngo tutarohamana n’iyi si. Bityo rero, bavandimwe, igihe muhuriye gusangira, nimurindirane. Niba hari ushonje, nabanze ahembukire iwe, kugira ngo ikoraniro ryanyu ritababyarira ubucibwe. Ibisigaye nzabitunganya, igihe nzaba naje. Bavandimwe, sinshaka ko muba injiji mu byerekeye ingabire za Roho. Mwibuke ko igihe mwari mutarayoboka Imana, mwagendaga mutwawe n’ibigirwamana bijunjamye. Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati «Yezu arakaba ikivume», nk’uko nta wavuga ngo «Yezu ni Nyagasani», atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine; umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye. Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. Niba ikirenge kivuze kiti «Ubwo ntari ikiganza, nta ho mpuriye n’umubiri», byakibuza kuba urugingo rw’umubiri? Niba ugutwi kuvuze kuti «Ubwo ntari ijisho, nta ho mpuriye n’umubiri», byakubuza kuba urugingo rw’umubiri? Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he? Noneho rero Imana yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye. Yabaye byose byarabaye urugingo rumwe, umubiri wari kuba he? Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe. Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo «Singukeneye», n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti «Simbakeneye». Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege, na zo ziba ngombwa, ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse, ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza. Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo, ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane. Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima. Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye. Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura? Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose. N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka. Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase. Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira! Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose. Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi. Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo. Ngaho rero nimukurikirane urukundo, kandi muharanire ingabire za Roho, cyane cyane iy’ubuhanuzi. Kuko uvuga mu ndimi aba atabwira abantu, ahubwo Imana; koko kandi nta we uba amwumva; aba avuga ibimuri mu mutima ariko by’amayobera. Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza. Uvuga mu ndimi ni we ubwe wiyungura, naho uhanura aba agiriye akamaro ikoraniro ry’abavandimwe. Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu ndimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro. Tuvuge nk’ubu, bavandimwe, nje iwanyu nkivugira mu ndimi, naba mbamariye iki, ijambo ryanjye ritagize icyo ribahishurira, mu bumenyi, mu buhanuzi, cyangwa mu nyigisho? Ni kimwe n’ibyo bacurangisha, nk’umwirongi cyangwa inanga; bibaye bidasobanuye amajwi yabyo, watandukanya ute imicurangire y’umwirongi n’iy’inanga? Akarumbeti kataranguruye ijwi, ni nde wakwitegura kujya ku rugamba? Namwe rero: niba indimi zanyu zidasobanura amagambo, ibyo muvuga bizumvikana bite? Mwaba mucurangira abahetsi. Amagambo akoreshwa ku isi ni menshi, kandi nta n’ijambo na rimwe ridafite icyo risobanura. Habaye rero umbwira amagambo ntumva, naba mubereye nk’umunyamahanga, na we kandi akambera umunyamahanga. Namwe rero nimuharanire ingabire za Roho, ndetse muzikenukeho cyane, ariko murarikiye gukomeza ikoraniro. Ni yo mpamvu uvuga mu ndimi akwiye no gusaba Imana ingabire y’ubusobanuzi. Kuko iyo nsenga mu ndimi, umutima wanjye uba usenga, ariko ubwenge bwanjye nta cyo buhungukira. Bigende bite rero? Nzasengera mu mutima, ariko n’ubwenge bwanjye bushyireho akabwo. Nzaririmbira mu mutima, ariko n’ubwenge bushyireho akabwo. Naho ubundi niba ushimiye Imana mu mutima gusa, uri kumwe n’umuntu utabisobanukiwemo, yasubiza ate «Amen» kuri uko gushimira kwawe, kandi atumva icyo uvuga? Ugushimira kwawe yego ni kwiza, ariko nta cyo kumariye uwo nguwo. Nanjye ubwanjye mvuga mu ndimi, ndetse mbibarusha mwese — Imana ishimwe — ariko iyo ndi mu ikoraniro mpitamo kuvuga amagambo make cyane yumvikana, afitiye abandi akamaro, aho gusukiranya menshi mu ndimi. Bavandimwe, mu byo gushishoza ntimukigire nk’abana; mu byo gukora nabi ho, nimube abana koko, ariko mu byo gushishoza, mugenze nk’abantu bakuze. Mu Mategeko haranditse ngo «Uyu muryango nzawubwiza izindi ndimi mu munwa w’abanyamahanga, ariko na bwo ntibazanyumva, uwo ari Nyagasani ubivuga.» Nuko rero kuvuga mu ndimi si ikimenyetso kigenewe abemera, ahubwo kireba abatemera; naho ubuhanuzi bwo si ikimenyetso kireba abataremera; ahubwo kigenewe abemera. Tuvuge nk’igihe Kiliziya yose ikoranye, maze mwese mukavuga mu ndimi, nyuma hakinjira uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, ntiyakurikizaho kubita abasazi? Ibiri amambu, hagize usanga mwese muhanura, yaba uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, azumva bose bamuhurijeho ijambo rimutera kwisuzuma no kwicuza, nuko ibyari byihishe mu mutima we bigaragare; maze agwe yubitse uruhanga, aramye Imana, yemeza ko Imana muri kumwe koko. Turangirize ku ki rero, bavandimwe? Igihe mukoraniye hamwe, umwe ashobora gutera indirimbo, undi akigisha, undi agatangaza ibyo yahishuriwe, undi akavuga mu ndimi, undi akazisobanura; ibyo byose kandi bikagirirwa akamaro rusange. Niba hari abavuga mu ndimi, babe babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe, ndetse habe n’uzisobanura. Niba nta musobanuzi uhari, babyihorere; aho kuvuga mu ndimi, muzirikane mu mutima gusa kandi mubwira Imana. Abahanuzi na bo, havuge babiri cyangwa batatu, maze abandi basuzume ibyo bavuga. Hagize uwo mu ikoraniro ugize atya agahishurirwa ikintu, uwavugaga ahite aceceka. Mwese mushobora guhanura, ariko mugahana umwanya kugira ngo buri wese abonereho kujijuka no gushishikazwa. Umuhanuzi wese agenga ingabire yahawe. Kuko Imana yacu atari iy’akajagari, ahubwo ni iy’amahoro. Nk’uko bimeze muri za Kiliziya zose z’abatagatifujwe, abagore bajye baceceka mu makoraniro; ntibemerewe kuhafatira ijambo, ahubwo bajye batuza nk’uko Amategeko ubwayo abivuga. Niba hari icyo bifuza kujijukirwaho, bajye basobanuza abagabo babo mu rugo. Kuko bidakwiye ko umugore avugira mu ruhame. Mbese mwibwira ko Ijambo ry’Imana rikomoka iwanyu? Cyangwa se ko ari mwe mwenyine ryashyikirijwe? Niba hari uwikekaho ubuhanuzi, cyangwa ko ahishurirwa na Roho, amenyereho ko ibyo mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani. Niba atabizi, ni uko na we Imana itamuzi! Nuko rero, bavandimwe, nimuharanire ingabire y’ubuhanuzi, kandi ntimukange ko bavuga mu ndimi. Ariko byose bikorwe neza nk’uko bikwiye. Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe. Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana. Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye. Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka? Niba abapfuye batazazuka, Kristu na we ubwo ntiyazutse. Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa. Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu, kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka. Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse. Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu. Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse. Niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose. Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu; nyamara buri wese mu rwego rwe: uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira. Nuko byose bizarangire, igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. Umwanzi w’imperuka uzarimburwa, ni urupfu, kuko byanditswe ngo «byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.» Igihe rero Kristu azavuga ati «Byose biranyeguriwe», birumvikana ko hatabariwemo Uwabimweguriye byose. Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurire Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose. Bitabaye ibyo, ababatirizwa abapfuye baba bashaka kugera ku ki? Niba koko abapfuye batazuka, ni iki gituma bababatirizwa? Natwe ubwacu kuki twahora twishyira mu makuba? Buri munsi ruhora rungera amajanja! Simbeshya, bavandimwe, mwe kuzo ryanjye muri Kristu Yezu Umwami wacu. Biba byaramariye iki kurwanya inyamaswa zo muri Efezi, iyo nza kuba niringiye ubu bugingo gusa? Niba abapfuye batazuka nimwemere koko «twirire kandi twinywere, kuko ejo tuzapfa!» Ntimukishuke: kubana n’ababi byonona imigenzo myiza. Nimwice ku businzi burundu, mwirinde gucumura. Kuko muri mwe harimo abatazi Imana na busa, ibyo mbivugiye kubakoza isoni. Ubwo ntihabuze uwibaza ati «Abapfuye bazazuka bate? Bazahingukana umubiri uteye ute?» Mbega injiji! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima! Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi. Nyuma Imana ikakihera imisusire uko ishaka, buri rubuto ku buryo bwihariye. Nta kinyabuzima gihuje kamere n’ikindi: abantu batandukanye n’inyamaswa, n’inyoni, n’amafi. Hari ibyagenewe kuba mu kirere, n’ibyagenewe kuba ku isi; ariko byose ntibinganya umucyo. Ububengerane bw’izuba butandukanye n’ubw’ukwezi, n’ubw’inyenyeri; ndetse nta n’inyenyeri ishashagira nk’indi. Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye: umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka; ushyirwa mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe; hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho. Ni na ko byanditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri, ugizwe na Roho, atanga ubuzima. Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho. Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru. Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni na ko abagenewe ijuru bazaba. Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru. Icyo nemeza cyo, bavandimwe, ni uko muntu, ku bw’umubiri n’amaraso, adashobora kwironkera umugabane mu Ngoma y’Imana, kimwe n’uko ubushanguke butakwigeza ku budashanguka. Ngiye noneho kubahishurira ibanga. Twese ntituzapfa; ahubwo twese tuzahindurwa ukundi, mu kanya gato, nk’uhumbije ijisho, akarumbeti k’imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka, nuko natwe duhindurwe ukundi. Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa. Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?» Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko. Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu. Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa. Ku byerekeye imfashanyo zigenewe abatagatifujwe, muzakurikize namwe amabwiriza nahaye Kiliziya zo mu Bugalati. Ku munsi wa mbere ukurikira isabato, ari ho ku cyumweru, buri wese ajye azigama icyo yashoboye gusagura, ku buryo mutazarindira igihe nzazira ngo mwegeranye amaturo. Ubwo ningera iwanyu nzohereza abo muzaba mwihitiyemo, bajyane amabaruwa n’amaturo yanyu i Yeruzalemu. Nibiba ngombwa ko nanjye njyayo, tuzafatanya urugendo. Nzaza iwanyu maze kwambukiranya Masedoniya, kuko nzayinyuramo gusa. Birashoboka ko nzatinda iwanyu, ndetse nkahaguma itumba ryose, kugira ngo munshakire uburyo bwo gukomeza urugendo rwanjye. Sinshaka noneho kubakubita urubandu, ahubwo nizeye kuzagumana namwe umwanya uringaniye, Nyagasani nabinyemerera. Icyakora nzaguma Efezi kugeza kuri Pentekositi, kuko umurimo wanjye wahugururiwe amarembo magari, n’ubwo hari abantambamiye benshi. Niba Timote aramutse aje iwanyu, muramenye ntazagire icyo abishishaho, kuko dufatanyije gukorera Nyagasani. Ntihazagire rero umusuzugura. Ahubwo muzamufashe mu rugendo rwe, ngo angarukire amahoro; ndamutegereje hamwe n’abandi bavandimwe. Naho umuvandimwe wacu Apolo, namusabye nkomeje ngo azane n’abandi bavandimwe iwanyu, ariko yabaye abyanze muri iki gihe, ngo azaza nabona umwanya umutunganiye. Murabe maso rero, mukomere mu kwemera, mube abagabo, mube intwari; ibyanyu byose mubikorane urukundo. Indi nama nabungura, bavandimwe, ni ukutibagirwa ko Sitefana n’urugo rwe babaye uburiza muri Akaya, bakaba baritangiye rwose abatagatifujwe. Nimushobokere abantu nk’abo, kimwe n’abandi bose bafatanyije imirimo n’imiruho. Nanyuzwe n’uko Sitefana, Forutunati, na Akayikusi baje kunsura; barahababereye rwose. Batwuruye umutima, ari jye, ari namwe. Mujye mumenya gushimira bene abo bantu. Kiliziya zo muri Aziya zirabaramutsa. Akwila na Purisika barabatashya cyane muri Nyagasani, hamwe na Kiliziya ikoranira iwabo. Abavandimwe bose barabatashya. Namwe rero muramukanye mwese, mu muhoberano mutagatifu. Iyi ndamutso ni jye uyiyandikiye, jyewe Pawulo. Niba hari udakunda Nyagasani, uwo arakaba ikivume. Marana ta! Ngwino, Nyagasani! Ineza ya Nyagasani Yezu Kristu ihorane namwe. Ni jye, ubakundira mwese muri Kristu Yezu. Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana. Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We. Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze? Turabizeye bihagije: kuba dusangiye imibabaro, bizatuma dusangira n’ihumurizwa. Koko, bavandimwe, ntitwabahisha akaga twagiriye muri Aziya; twakutse umutima birenze imivugire, tugeza n’aho twiheba nk’abagiye gupfa. Koko twari tumeze nk’abaciriwe urwo gupfa, ku buryo amizero yari yadushizemo, dusigaye twiringiye Imana gusa, Yo izura abapfuye. Ni Yo koko yatwaruye mu nzara z’urupfu, kandi izahora irutwaruramo. Twizeye rwose ko nta na rimwe izigera idutererana. N’amasengesho yanyu azabidufashamo, bityo umukiro wacu tuzawukeshe gusabirwa na benshi, maze twese hamwe tuzafatanye gushimira Imana ubwo buntu izatugirira. Dore ishema ryacu aho rishingiye: ni uko umutimanama wacu utwizeza ko twabayeho kuri iyi si, cyane cyane muri mwe, mu bwiyoroshye no mu butaryarya biva ku Mana, tudakurikije ubwenge bw’abantu, ahubwo tuyobowe n’ineza y’Imana. Ntimukeke kandi ko mu mabaruwa yacu, tubandikira ibiciye ukubiri n’ibyo musoma kandi muhita mwumva; nizeye ko noneho muzatwumva neza, kuko kugeza ubu mwatwumvise amahushuka. Muzasanga ku munsi wa Nyagasani mutwishimira, nk’uko natwe tuzabishimira. Nari nizeye kubanza kunyura iwanyu, ngo mwongere mwishime; noneho ngahaguruka iwanyu njya muri Masedoniya, ndetse nkongera kugaruka iwanyu, ngo muntegurire urugendo rwanjye rwo muri Yudeya. Mbese uwo mugambi nawufashe nsa n’ukina? Cyangwa se imigambi yanjye irasa n’idafashe, nk’umuntu wemeye atemeye? Imana irandeba: ibyo nababwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa! Ku buryo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti «Amen». Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye. Imana imbeshaho ni Yo ntanzeho umugabo: nirinze kugaruka iwanyu i Korinti ngo ntabatera ibibazo. Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe. Niyemeje rero kutagaruka iwanyu, mu gihe tukibabaye. Niba se koko ari jye ubababaza, ni nde wundi wangarurira ibyishimo, usibye nyine uwo nababaje? Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye. Simbabeshya, nabandikiye mfite ishavu ryinshi n’umutima wuzuye agahinda, ndetse amarira yisuka, atari ukugira ngo mbababaze, ahubwo ngo mumenye ukuntu mbakunda. Niba hari uwahemutse, si jye jyenyine yababaje, ndetse mubirebye neza nanone tudakabije, namwe mwese yarabababaje. Birahagije kuba uwo muntu yaratonganyirijwe mu ikoraniro; ni na yo mpamvu, aho bigeze, mukwiye kumubabarira, mukamuhumuriza, ngo hato adashengurwa n’agahinda gakabije, akiheba. Ndabibasabye rero, nimukomeze kumugaragariza urukundo. Icyatumye kandi mbandikira, ni uko nashakaga kubagerageza ngo ndebe ukuntu mukurikiza amabwiriza yanjye. Iyo mugize uwo mubabarira, nanjye mba mubabariye! Kandi jye mubabariye, mu rugero yaba abikwiye, ni mwe mba mbigiriye, mu maso ya Kristu, ngo tudaha Sekibi urwaho; imigambi yayo ntituyiyobewe. Ubwo ngeze i Torowadi nje kuhamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo Nyagasani yari yahankinguriye amarembo, nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya. Ariko Imana ishimwe, Yo ihora iduha gutsinda muri Kristu, ikanatuma twogeza ubwamamare bwe, nk’impumuro nziza isakara hose. Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa. Kuri bamwe tubanukira urupfu bikazabageza ku rupfu; ku bandi turi impumuro y’ubuzima bikazabageza ku bugingo. Ni nde muntu rero waba ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo? Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu. Mbese twongere kandi kwishingana? Cyangwa se dukeneye kugenza nka bamwe bitwaza inzandiko zibashingana iwanyu, cyangwa aho mubohereje? Ibaruwa idushingana ni mwe, ikaba kandi yanditse mu mutima wacu, izwi kandi isomwa na bose. Biragaragara rwose ko muri urwandiko rwa Kristu yandikishije umurimo wacu, rutandikishijwe wino ahubwo Roho w’Imana Nyirubuzima, atari ku bisate by’amabuye, ahubwo rwanditswe ku mitima y’abantu. Ngicyo icyizere dufitiye Imana ku bwa Kristu. Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana. Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima. Niba gushingwa ubutumwa butarindaga urupfu, busharazwe ku bisate by’amabuye, kwaramuhesheje ikuzo ringana rityo kugeza aho Abayisraheli badahangara kureba uruhanga rwa Musa, kubera ububengerane bw’akanya gato bwo mu maso he, bishoboka bite ko uwashinzwe ubutumwa bwa Roho atamutambukije kure ikuzo? Ubwo ubutumwa bwavanyeho ubucibwe bwagize ikuzo, ubutumwa bugeza ku butungane busumbijeho kure ikuzo risesuye. Uko byamera kose, ibyahoranye ikuzo, byarayoyotse, ubigereranyije n’ibifite ikuzo rihanitse ryo kuri ubu. Niba rero ibyamaze akanya gato byarahawe ikuzo, bishoboka bite ko ibigenewe guhoraho, bitarushaho kugira ikuzo? Kuba rero dufite ayo mizero, bituma tudahungabana. Ntitumeze nka Musa wipfukaga igitambaro mu maso ngo Abayisraheli batabona uko ikuzo rimweyurukaho. Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho. Mu by’ukuri, kugeza magingo aya, uko basoma ibya Musa, hari nk’igihu kibambitse ku mutima wabo. Uwo mubambiko uzavanwaho n’uko bagaruriye Nyagasani umutima wabo. Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho, kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure. Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho. Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege. Ni yo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindagura Ijambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana. Nyamara, niba Inkuru Nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama, n’abemeragato imana y’iyi si yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana. Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu. Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu. Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa. Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose. Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza». natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo. Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsi. Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho. Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka. Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana. Tukaba rero duhangayikishijwe no kwifuza cyane igihe tuzatungira hirya y’ubu buzima, iwacu ho mu ijuru, niba ariko dusanganywe umwambaro aho kuba dutumbuje. Koko rero twebwe abakiri muri uyu mubiri, turaganya dushenguka, kuko tudashaka kuwucuzwa, ahubwo twifuza kuwambikirwaho kugira ngo uwo mwambaro w’akanya gato, uduhindurirwemo uw’ubuzima. Bityo, Imana, yaduteganyirije ibyo, yabaye iduhaye Roho Mutagatifu ho umuganura. N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani. — Kuko ubu tugendera mu kwemera, tutayobowe n’uko tubona neza. — Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani. Twaba muri uyu mubiri, cyangwa twawimukamo, icyo tugambiriye ni uko tumushimisha. Kuko twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho. Ntitugiye kongera kubishinganaho, ahubwo turashaka kubaha uburyo bwo kutwishimira, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibihenda amaso, ariko bidafite ishingiro mu mutima. Niba twaragaragaweho n’ibisazi, twabigiriye Imana; niba kandi twarashyize mu gaciro, ni mwebwe twabigiriye. Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza. Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu; nyuma idushinga umurimo w'ubwiyunge. Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo. Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: Nimwemere mwiyunge n'Imana! Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana. Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe. Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza; tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya, ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso. Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri. Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose! Bavandimwe b’i Korinti, twababwiye ukuri kose, tubaranguriza umutima wacu. Muwufitemo umwanya mugari: uwanyu ubanza ari wo ufunganye! Nimutwishyure rwose, ndababwira nk’abana banjye: nimutwugururire namwe umutima wanyu! Ntimukagirane urunana rw’insumbane n’abatemera! Mbese ubutungane hari isano bugirana n’ubukozi bw’ibibi? Urumuri rwabangikana rute n’umwijima? Kristu na Beliyari bakumvikana bate? Uwemera n’utemera bahuriye he? Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango. Nimuve muri abo bantu, mwitandukanye na bo, uwo ari Nyagasani ubivuga. Mwirinde gukora ku cyabahumanya, maze ubwanjye nzabakire. Nzababera umubyeyi, namwe mumbere abahungu n’abakobwa, uwo ni Nyagasani ubivuze.» Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana. Natwe, nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Nta we twigeze duhemukira; nta we twigeze ducuza ikiri icye; nta n’uwo twigeze turya imitsi. Ibyo simbivugiye kubahamya icyaha; nk’uko nakomeje kubibabwira: muri inkoramutima zacu bigeze n’aho urupfu rutadutandukanya. Mbafitiye ubwizere buhagije, kandi muhora muntera akanyamuneza. Mu magorwa yacu yose, mpora niyumvamo ihumure, ndetse nsendereye ibyishimo. Mu by’ukuri, kuva twagera muri Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira, ahubwo twahuye n’ingorane zitabarika, ari intambara zo hanze, ari n’inkeke zo ku mutima. Ariko Imana ihoza abiyoroshya, yaduhumurije ituzanira Tito. Si ukuza kwe gusa, ahubwo no kumva ukuntu mwamwakiriye, akanadutekerereza iby’urukumbuzi mumfitiye, amarira yanyu, n’ukuntu mundwanirira ishyaka, ibyo byose byatumye nishima kurushaho. N’ubwo wenda ibaruwa nabandikiye yabababaje, sinicuza kuba narayanditse. Nanone ndabona ko yabababaje mu gihe cy’akanya gato, n’ubwo naba narabyicujije, ubu nshimishijwe n’uko yabateye kwisubiraho. Agahinda kanyu kanyuze Imana, bityo ku bwanjye nkaba nta nabi nabagiriye. Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu. Nimwirebere namwe icyo akababaro kanyu kanyuze Imana, kabagejejeho! Mbega umwete mwagize! Ukuntu mwitwaye! Ukuntu mwigaye, mwagize igishyika! Mbega ubushake, ukuntu mwagize isyaka, mwifuza gucyaha ikibi! Muri ibyo byose mwerekanye ko muri abere ku byabaye. Muri make, ubwo mperutse kubandikira, sinabigiriye uwahemutse, cyangwa uwahemukiwe, ahubwo kwari ukugira ngo mbagaragarize ishyaka mudufitiye imbere y’Imana. Ngicyo icyatumaze agahinda. Uretse ihumurizwa bwite mwaduteye, twanyuzwe cyane n’ukuntu Tito yishimiye ko mwamwuruye umutima. Niba kandi hari ikintu nabamuratiyeho, sinigeze mbyicuza. Muzi neza ko mpora mbabwiza ukuri: ukuntu nabamuratiye ni ko yabasanze. Na we yarushijeho kubakunda, iyo abona ukuntu mumwumvira mwese, n’ukuntu mwamwakiranye icyubahiro n’igitinyiro. Nishimiye ko nshobora kubiringira muri byose. Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya. N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane. Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye. Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya). Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse. Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu. Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. Ni akanama mbagira muri ibyo: ni byiza ko mukomeza icyo gikorwa cy’urukundo mwatangiye umwaka ushize; ntimwabaye aba mbere gusa mu kubitekereza, ahubwo no mu kubikurikiza. Ngaho nimugere ku cyo mwiyemeje, maze uko mubishoboye, ibikorwa byanyu byuzuze ugushaka kwanyu. Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze! Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Koko byaranditswe ngo «Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.» Imana ishimwe, Yo yahaye na Tito uwo mutima wo kubakunda. Igihe musabye kujya iwanyu, yahise abyemera, ndetse yihutira kubageraho. Twamwohereje hamwe n’umuvandimwe ushimwa na Kiliziya zose kubera ishyaka afitiye Inkuru Nziza. Si n’ibyo gusa, Kiliziya zose zamutoreye kuduherekeza mu rugendo tujyanye imfashanyo zanyu, zihesha Imana ikuzo kandi zikagaragaza umutima wacu wo gufasha abandi. Nirinda rwose ko hagira untera urubwa mu buryo ngenga iyo mfashanyo itubutse mwanshinze. Turaharanira kuba indakemwa, bitari imbere y’Imana gusa, ndetse no mu maso y’abantu. Tubatumanye kandi n’undi muvandimwe wacu twagerageje ku buryo bwinshi, twasanze ari umunyeshyaka, maze ubu akaba arushijeho kurigira, kubera icyizere cyinshi abafitiye. Muzi ko Tito ari mugenzi wanjye dufatanya imirimo yose tubakorera. Naho abandi bavandimwe, bo bahagarariye za Kiliziya, kandi bakaba ikuzo rya Kristu. Ngaho rero, nimubagaragarize urukundo rwanyu, n’impamvu zidutera kubarata, bimenyekane muri za Kiliziya zose. Si ngombwa ko ngira icyo mbandikira ku byerekeye imfashanyo igenewe abatagatifujwe. Nzi imigambi myiza mufite, ndetse nabaratiye n’abo muri Masedoniya, nti «Kuva mu mwaka ushize, abo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo», kandi ishyaka ryanyu ryateye inkunga za Kiliziya nyinshi. Mboherereje aba bavandimwe, kugira ngo iryo shema mbafitiye muri ibyo ritaba impfabusa, muzasangwe koko mwiteguye, nk’uko nabibavuzeho. Mfite ubwoba ko, ndamutse nzanye n’abo muri Masedoniya, twasanga nta cyo mwateguye, kandi twari tubafitiye icyizere gihagije; twakorwa n’ikimwaro, ntiriwe mvuga ko namwe mwaba mugayitse. Nasanze ibyiza ari uko abo bavandimwe bambanziriza ngo begeranye amaturo yanyu, maze ibyo mwiyemeje gutanga ku buntu bimaze kuringanizwa, bizabe iby’ubuntu koko, atari ibyo mutanze mugononwa. Muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!» Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.» Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu. Muzakungahazwa ku buryo bwose, bizatume mutanga mutizigamye maze imfashanyo tuzaba tubashyikirije, zitere benshi gushimira Imana. Umurimo w’ayo maturo, ntugamije gusa mu gukenura abatagatifujwe, ahubwo ugenewe no kugwiza amasengesho yo gushimira Imana. Abanyuzwe n’uwo murimo bazakurizaho gusingiza Imana kubera ukuntu mwumviye Inkuru Nziza ya Kristu, banayishimire kandi ubuntu mugira bwo gusangira byose na bose. Bityo mu kubasabira, babagaragarize ubwuzu babafitiye, ku mpamvu z’ingabire Imana yabasesekarije. Imana ishimirwe ubuntu bwayo butagereranywa! Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha. Nyamara ndabinginze, igihe nzazira iwanyu, sinzagombe gukoresha amakare, n’ubwo nifuza gukangara bamwe bibwira ko tucyitwara bya runtu. Kuba abantu ko turi abantu, ariko ntitukirwana ibi bisanzwe by’abantu. Oya, intwaro zacu ntizikomoka kuri muntu, ahubwo ububasha bwazo buturuka ku Mana, bugasenyagura ibyari intamenwa. Abiyemera tubakura ku izima, kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu, kandi twiteguye gucyaha icyitwa agasuzuguro cyose, igihe mwebwe muzaba mwumviye muri byose. Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu, namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we! Niba naba nkabya mu kwiratana ububasha Nyagasani yaduhereye kubakomeza, atari ubwo kubadindiza, nta soni binteye. Sinshaka gusa n’ubakangaranya mu nzandiko zanjye, — kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» — Uwibwira ibyo amenye neza ko, uko tumeze mu mvugo, turi kure, twandika, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu. Kuko tutahangara kwireshyeshya no kwigereranya n’abo biyogeza ubwabo; ni abirasi rwose gukeka ko ari bo kamara n’igipimo cya byose. Twebwe tuzirinda kwirata birengeje urugero rw’umurimo Imana yadushinze itwohereza iwanyu. Iyo tuza kuba tutaraje iwanyu twaba koko dutandukiriye; none twabaye aba mbere bageze iwanyu tubazaniye Inkuru Nziza ya Kristu. Nta bwo twikabiriza nk’abiratana imirimo yakozwe n’abandi, ahubwo dufite icyizere ko, nimukomeza gutera imbere mu kwemera, tuzarushaho kwagura umurimo wacu muri mwe, ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo. «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!» Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye. Icyampa ngo mushobore kwihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Ngaho se nimunyihanganire! Mbakunda byansajije, nk’uko Imana ibakunda. Nabashyingiye umukwe umwe rukumbi, mbashyikiriza Kristu muri nk’umugeni w’isugi. Nyamara, nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe, imitima yanyu izahuma mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu. Dore nawe, uwadutse wese abamenyesha undi Yezu utari uwo twabigishije, cyangwa se akabarohamo umwuka wundi utari Mwuka w'Imana mwahawe, cyangwa se akabazanira indi nkuru nziza itari Iyo twabashyikirije, uwo muntu mumutega yombi. Ndibwira ko izo ntumwa z’akataraboneka nta cyo zindusha. Ndi umuswa koko mu byo kuvuga neza, nyamara sindi we mu by’ubuhanga. Ibyo twabibagaragarije muri byose no ku buryo bwose. Ubwo se cyabaye icyaha cyo kubicishaho bugufi, mbamamariza Inkuru Nziza y’Imana ku buntu, kugira ngo mbaheshe agaciro? Nacuje za Kiliziya z’ahandi, nemera gutungwa na zo ngo mbone uko mbakorera. Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda. Mbarahirije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema mu turere twose two muri Akaya. Kuki se? Kuko se ntabakunda? Imana ni Yo ibizi! Nzakomeza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ndaha urwaho abarunshakaho, babure impamvu yo kwirata ko duhwanyije agaciro. Bene abo bantu ni ingirwantumwa, ni abahendanyi biyoberanyamo intumwa za Kristu. Ibyo kandi ntibitangaje: Sekibi na yo yihinduramo umumalayika w’urumuri. Nta gitangaje rero ko abagaragu bayo bihinduramo abaharanira ubutungane. Nyamara amaherezo yabo ni ukugarukwa n’ibyo bakoze. Nongere mbisubiremo, ntihakagire ukeka ko ndi umusazi, cyangwa se nimunyemerere kuba we maze nanjye nshobore kwirataho gato. Ibyo ngiye kuvuga, simbibwirijwe na Nyagasani, ahubwo mu bisazi byanjye nishimiye kugira icyo niratana. Ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. Mwebwe muzwiho ubwitonzi, mwihanganira abasazi nta ngorane! Mwihanganira ko babagira abacakara, ko babaryana utwanyu, ko babacuza, ko babishongoraho, ko babakubita mu maso. Mfite isoni zo kubabwira ko twagize intege nke nka bo! Ibyo abandi batinyutse kwivuga — noneho mvuge nk’umusazi — nanjye ndabitinyutse. Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo! Mbese bakorera Kristu? — Reka mvuge amateshwa — Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato! Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe! Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara; ntavuze n’ibisigaye: inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose! Ni nde wacogoye, sincike intege? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyitsi? Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye. Imana, Se wa Nyagasani Yezu, yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya. I Damasi, igisonga cy’Umwami Areta cyarindishije umugi ngo bamfate. Nuko bancisha mu idirishya, bamanurira ku rukuta mu gitebo, murokoka ntyo. Mbese ni ngombwa kwirata? Ubanza ari nta cyo bimaze! Nyamara reka ngere ku ibonekerwa no ku byo nahishuriwe na Nyagasani. Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, — niba byari mu mubiri we, simbizi; niba bitari mu mubiri we, jye simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu rero yarajyanywe, agezwa mu bushorishori bw’ijuru. Kandi nzi ko uwo muntu, — niba ari mu mubiri we, niba atari mu mubiri we, simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu yajyanywe mu ijuru maze ahumvira amagambo arengeje imivugirwe, umuntu ndetse adafitiye uruhusa rwo gusubiramo. Bene uwo muntu namwiratana koko, usibye ko jyewe nta kindi nziratana kitari intege nke zanjye. Rwose, nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye. Ngaho rero nabaye umusazi! Ariko ni mwe mwabinteye. Ni mwe muba mwarandwanyeho, kuko nta cyo izo ntumwa z’akataraboneka zinsumbije, n’ubwo nta cyo ndi cyo. Ibiranga intumwa nyayo byarabagaragariye, ari byo ibi: ukwihangana kudahinyuka, ibimenyetso, ibitangaza, n’ibikorwa by’ububasha. Izindi Kiliziya zabarushije iki, usibye ko jye ntigeze mbasahura? Niba muri ibyo narabarenganyije, nimubimbabarire! Ubu niteguye kugaruka iwanyu ubwa gatatu, kandi nta bwo nzabagora; kuko atari ibintu byanyu ndangamiye, ahubwo ari mwebwe ubwanyu. Si abana bagomba kuzigamira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo babikorera abana babo. Ku binyerekeye, nahara ibyanjye byose, nanjye nkitanga wese ntizigamye, mbigirira mwe. Ese kuba mbakunze by’agahebuzo byamviramo gukundwa urumamo? Ni koko, sinabashatsemo indonke! Ariko nabaye inyaryenge mbafatisha amayeri? Murebe mu bo nabatumyeho, uwo nikingirije ngo mbacuze. Ningingiye Tito kuza iwanyu, n’undi muvandimwe mutayobewe. Tito se yaba ari we wabamazeho ibintu? Twaba se tutaragize umutima umwe? Cyangwa tutaraciye inzira imwe? Hashize umwanya mutekereza ko turiho tubireguraho? Oya da! Turavugira imbere y’Imana, muri Kristu. Kandi ibyo byose, nkoramutima zacu, bibere kubagwa neza. Cyakora mfite ubwoba ko, ninza, ntazabasanga uko mbyifuza, cyangwa se ko jyewe mutazasanga meze uko munyifuza; ndatinya ko nzabasangana ubwumvikane buke, ishyari, uburakari, ubushyamirane, amazimwe, ubutiriganya, ugusuzugurana n’imvururu. Ndatinya rwose ko, igihe nzagaruka iwanyu, Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu, nkarizwa na benshi muri mwe bacumuye, ariko ntibisubireho ngo biyake ingeso mbi, ubusambanyi n’ubuhabara. Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuza iwanyu. (Nk’uko Ibyanditswe bibivuga) «Urubanza rwose ruzasozwa ari uko rukemuwe n’abagabo babiri cyangwa batatu». Narabivuze ubwo nabasuraga bwa kabiri, n’ubu nkiri kure nongeye kubisubiramo, abaherutse gucumura n’abandi bose, ko nindamuka nje, nta mpuhwe nzabagirira, kuko ngo mushaka ikimenyetso cy’uko ari Kristu umvugiramo. Kristu si inganzwa kuri mwe, ahubwo azabagaragariza ububasha bwe. Ni koko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke ze, ariko ubu ni muzima bishingiye ku bubasha bw’Imana. Natwe kandi muri We turi abanyantege nke, ariko nk’uko muzabyibonera, tuzabana na We ku bw’ububasha bw’Imana buzabagaragarizwa. Nimwisuzume ubwanyu, mwigerageze, murebe ko mutacogoye mu kwemera. Mwaba se mwariyibagije ko Kristu abatuyemo nyirizina? Keretse rero, musanze mwaratsinzwe! Nizeye ko mudashidikanya ko twe twatsinze. Turasaba Imana ngo mutazavaho mukora nabi. Icyo tugamije si ukugaragaza ko mwatsinzwe n’igeragezwa, ahubwo ni uko twababona mukora neza, maze tukaba ari twe twibeshya. Nta ntege dufite zo kurwanya ukuri, ahubwo tuzifitiye kugushyigikira. Duhora twishimye iyo twe ducogoye ariko mwe mukaba mukomeye. Impamvu y’amasengesho yacu ni uko mwatera imbere. Ni cyo gitumye mbandikiye nkiri kure, ngo ntazazanwa no guca urubanza, nkoresheje ububasha Nyagasani yampereye kubakomeza aho kubacogoza. Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe. Muramukanye mu muhoberano mutagatifu. Abatagatifujwe bose b’ino barabaramutsa. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese. Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye, n’abavandimwe bose turi kumwe, kuri za Kiliziya zo mu Bugalati: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu, witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari Yo Umubyeyi wacu. Nahabwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana. Amen. Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza. Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume! Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume! Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu. Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye. Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye kubw’ineza ye ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani. Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya. Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya. Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona, usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.» Nuko zigasingiza Imana kubera jye. Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana. Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa. Yewe, kabone na Tito mugenzi wanjye utari Umuyahudi, ntibamuhatiye kugenywa; nyamara ariko hari indyarya ziyita abavandimwe zitwihishamo ngo zitubuze ubwigenge bwacu twifitiye muri Kristu Yezu, bityo ngo zidusubize mu bucakara. Ntitwigeze n’akanya na gato tuganzwa n’abo, kugira ngo ukuri kw’Inkuru Nziza kuzagume muri mwe. Naho abayobozi — icyo bari cyo nticyari kinshishikaje kuko Imana itareba ubusumbane bw’abantu — abo bayobozi nta kindi bantegetse. Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe, kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga. Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe. Batwihanangirije ikintu kimwe rudori: ko tuzajya twibuka abakene; ari na cyo nihatiye gukora. Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya. Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye, aravunura, aritarura, byo gutinya abagenywe. N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni. Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?» Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri abanyamahanga b’abanyabyaha. Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko. Kuba se dushaka kuba intungane muri Kristu, ariko kandi bikagaragara ko natwe ubwacu tukiri abanyabyaha, bizabe byerekana ko Kristu ari we utuma abantu bagwa mu cyaha? Oya ntibikabe! Mbaye ari jye wubaka bundi bushya ibyo nashenye, naba nihamije icyaha. Nyamara rero, jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira. Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama! Mbega ngo muraba abapfu, Banyagalati! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe? Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe? Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri? Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine! Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera? Nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane, mubimenye rero: abemera ni bo bana ba Abrahamu. Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi. Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko byanditswe ngo «Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.» Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko kuko «intungane izabeshwaho n’ukwemera.» Amategeko kandi ntahuje.» n’ukwemera yo avuga ngo «umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.» Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranijwe. Bavandimwe, mvuge mpereye ku mico y’abantu: indagano umuntu akoze, nta wundi uyisesa cyangwa ngo agire icyo ayongeraho. Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu. Icyo nshaka kuvuga rero ni iki: indagano ihamye y’Imana nta bwo yaseswa n’itegeko ryashyizweho hashize imyaka magana ane na mirongo itatu; bibaye ibyo, iyo ndagano yaba ibaye ubusa. Kuko iyaba umurage watangwaga ku bw’itegeko, ntibyaba bikibaye ku bw’isezerano. Nyamara ineza Imana yagiriye Abrahamu, yayigiriye isezerano. Itegeko rero ni iry’iki? Ryongereweho hanyuma ngo rijye rigaragaza uwacumuye, kuzageza igihe hazahinguka urubyaro rwagenewe isezerano. Itegeko ryatangajwe n’abamalayika barishinga umuhuza. Nyamara umuhuza ntiyabaye uw’umwe. Imana yo ni imwe rukumbi. Noneho se, itegeko ryaba ritambamiye amasezerano y’Imana? Oya ntibikabe! Iyaba koko haratangajwe itegeko ritanga ubugingo, ubutungane buba mu by’ukuri buriturukaho. Ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu. Mbere y’uko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa. Bityo rero, amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera. Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera, ntitugishorewe, kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe. Dore icyo nshaka kuvuga: igihe cyose uwagenewe umurage akiri muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu n’ubwo aba ari we mutware wa byose, ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye kugeza igihe se yategetse. Natwe ni uko: igihe twari tukiri bato, twategekwaga n’ibigenga isi, twari abagaragu, ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo. Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati «Abba, Data.» Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage. Kera mutaramenya Imana, mwari abacakara bakorera ibidafite kamere y’Imana. Ubu ngubu ariko muzi Imana, ndetse na Yo irabazi. Mwongeye mute kugarukira ibyo bintu bitagira intege, bitagira uko byigira na byo? Mwakwiyemeza mute kongera kubibera abagaragu bundi bushya? Mwubahiriza imihango n’imiziririzo yerekeye iminsi, amezi, ibihembwe n’imyaka. Munteye agahinda, nkibaza niba ntaravunikiye ubusa iwanyu. Bavandimwe, ndabinginze, nimumere nkanjye ubwo nanjye nigize nkamwe. Nta kibi mwigeze mungirira. Muzi ko nari ndwaye igihe nje kubigisha Inkuru Nziza bwa mbere na mbere. Uwo muruho mwatewe n’umubiri wanjye, ntimwigeze muwuhungana ishozi cyangwa ngo muwuvumire ku gahera. Ahubwo mwanyakiriye nk’umumalayika w’Imana, nka Kristu Yezu ubwe. Ubu uri he wa munezero? Jyewe ndahamya rwose ko, iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso yanyu ngo muyanyihere. Ubu se noneho mbaye umwanzi wanyu kuko mbabwije ukuri? Abo bantu babitayeho cyane, nyamara si icyiza babashakira, kuko bashaka kudutandukanya ngo abe ari bo mwikundira. Ni byiza kugira urugwiro, iyo murutewe n’umutima mwiza kandi mukarugira iteka, atari igihe ndi kumwe namwe gusa. Twana twanjye, ndacyari ku gise mbabyara kugeza igihe Kristu abaremwemo. Iyaba ubu ngubu nari ndi kumwe na mwe, nari kumenya imvugo nakoresha kuko ibyanyu binshobeye. Ngaho nimumbwire mwebwe mushaka kugengwa n’amategeko: mbese ntimwumvise amategeko? Koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja. Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano. Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara. Hagara ashushanya umusozi Sinayi wo muri Arabiya, ashushanya kandi Yeruzalemu y’ubu ngubu kuko ari umuja, we n’abana be. Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu. Koko rero byanditswe ngo «Ishime mugore w’ingumba, wowe utigeze ubyara, rangurura maze uvuze impundu, wowe utamenye ububabare bw’igise, kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi ab’ubana n’umugabo». Mwebwe rero, bavandimwe, muri abana b’isezerano nka Izaki. Kandi uko byabaye icyo gihe, uwavutse ku bwa kamere mubiri yatotezaga uwavutse ku bwa roho, na n’ubu ni ko bimeze. Nyamara se Ibyanditswe bibivugaho iki? «Irukana umuja n’umuhungu we, umwana w’umuja ntagahabwe umurage hamwe n’umwana w’umugore wigenga». Bityo rero, bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga. Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi. Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristu nta cyo yaba akibamariye. Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera. Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza. Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo. Ko mwirukaga neza, ni nde ubabambiye ngo mudakurikiza ukuri? Igishuko nk’icyo nticyaturuka ku Uwabahamagaye. N’ubundi agasemburo gake gatutumbya irobe ryose. Jyewe ndabizeye muri Nyagasani, nzi ko mutatekereza ukundi. Naho ubatera guhagarika imitima, uwo azatsindwa n’urubanza, uwo ari we wese. Naho jyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ubwo rero, umusaraba nta we waba ugiteye kwibaza. Mbese abo babatera guhagarika umutima, bakwishahuye bakamaraho! Mwebweho, bavandimwe, mwahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo. Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe ». Naho niba mushihana, mugacagagurana, muramenye ntimuzamarane. Mureke mbabwire: Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira. Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. None rero, niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko. Ibikorwa by’umubiri birigaragaza: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira: abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Ngoma y'Imana. Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho. Twoye kurarikira ikuzo ry’amanjwe, twirinde gushotorana no kugirirana ishyari. Bavandimwe, niba hagize ufatirwa mu cyaha, mwebwe abayoborwa na Roho, nimumuhane ariko mumworoheye. Nawe ubwawe witonde, maze utazavaho ushukwa. Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu. Naho uwakwirebamo kuba akataraboneka, kandi nta cyo ari cyo, uwo yaba yibeshya. Ahubwo buri muntu asuzume ibikorwa bye bwite. Niba hari icyo abonye yakwiratana, abikore ku giti cye atigereranya n’abandi. Kuko buri wese azitwarira uwe muzigo. Uwigishwa ijambo, nahe ku bye byose urimwigisha. Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura. Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka. Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze. Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera. Nimwitegereze noneho izi nyuguti nini: ni jye ubwanjye ubandikira n’ukuboko kwanjye. Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu. Nyamara n’abigenyesha, na bo ubwabo ntibakurikiza amategeko, none barashaka ko mugenywa kugira ngo birate ibyabaye mu mubiri wanyu. Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho. Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya. Abakurikiza iri tegeko bose, bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana. Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu, bavandimwe. Amen. Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu: mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera, ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye, ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo. Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. «Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye». kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose. Namwe kandi mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera, igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si, n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, wa mwuka ukorera mu bagomera Imana... Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo. Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo! Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu. Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka. Nuko rero, mwebwe b’abanyamahanga, mwebwe abasuzugurwaga n’Abayahudi kubera umubiri wanyu utagenywe warangaga ukutemera kwanyu, naho bo bakiratana iryo genywa ryabo ryakozwe n’abantu, nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana, ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si. Naho ubu ngubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe. Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu. Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga... Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza. Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo. Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo, guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. Ni cyo gituma mbinginga ngo mwoye gucika intege mubitewe n’amagorwa ndimo mbaruhira, kuko ari yo abahesha ishema. Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana. Nyir’ububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen. Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose. Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire». Kuba yarazamutse bivuga iki atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose. Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya. Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo. Dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo. Koko ibitekerezo byabo bigandiyemo umwijima; bitandukanyije n’ubugingo buva ku Mana kubera ubujiji baterwa no kunangira umutima wabo; bataye isoni maze biroha mu busambanyi, bigeza aho batwarwa n’ingeso mbi zose nta cyo bikanga. Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri. Nibitume rero mucika ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko bamwe turi ingingo z’abandi. Nimufatwa n’uburakari, ntibikabaviremo gucumura; izuba ntirikarenge mugifite umujinya. Ntimugahe Sekibi urwaho. Uwari umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye yihatira gukoresha amaboko ye imirimo ifite akamaro, kugira ngo abone n’icyo afashisha abari mu bukene. Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva. Muramenye, ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe. Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana. Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera, kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikanavugwe muri mwe; ni ko bikwiye mu batagatifujwe. Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe, n’amahomvu, na byo ni uko; ahubwo muhore mushimira Imana. Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi, cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu — we uhindura iby’isi ikigirwamana cye —, abo bose, nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana. Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera. Ntimugafatanye n’abo bantu. Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri. Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri. Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani. Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane; kuko ibyo bene abo bakora rwihishwa, yewe ndetse no kubivuga biteye isoni. Mubyamagane rero, maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze. Ni cyo gituma bajya bavuga ngo «Kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!» Nuko rero nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo, ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro, bakoresha neza igihe barimo, kuko iminsi ari mibi. Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka. Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu. Nimufatanye kuvuga zaburi, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose. Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) «Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe». Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya. Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we. Bana, nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani, kuko ari byo bikwiye. «Wubahe so na nyoko»; mu mategeko yose ni ryo rya mbere rijyana n’isezerano: «kugira ngo uzagire ihirwe, kandi urambe ku isi». Namwe babyeyi, ntimugakure umutima abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubakosore kandi mubagire inama zikomoka kuri Nyagasani. Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi; mujye mububaha kandi mubatinye, nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe. Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka. Mushishikarire kurangiza ibyo mutegetswe, nk’aho mwaba mukorera Nyagasani, atari abantu mubigirira. Umuntu wese, yaba umucakara, yaba uwigenga, muzi ko icyiza azaba yakoze, azakiturwa na Nyagasani. Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo, mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu. Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere. Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana. Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose. Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe imbaraga zo kuvuga nshize amanga, namamaza iyobera ry’Inkuru Nziza mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba. Kugira ngo mumenye uko meze n’icyo nkora, mbatumyeho Tushiko, umuvandimwe nkunda, akaba n’umufasha wanjye w’indahemuka muri Nyagasani. Mubatumyeho rero, kugira ngo abamenyeshe ibinyerekeyeho byose, kandi ngo ahumurize imitima yanyu. Abavandimwe nibagire amahoro, n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Abakunda Umwami wacu Yezu Kristu bose baragahorana ineza ye mu rukundo rudatezuka. Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose buri gihe mbasabira mwese nishimye, kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho. Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere. Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo! Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe. Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere, ku buryo byagaragaye imbere y’urukiko rukuru n’imbere ya rubanda rwose, ko ndi mu buroko kubera Kristu, kandi ingoyi ndiho yatumye abavandimwe benshi barushaho kwizera Nyagasani, batinyuka kwamamaza ijambo ry’Imana nta mususu. N’ubwo bamwe bagenza batyo babitewe n’ishyari no gushaka kurushanwa, abandi bamamaje Kristu babitewe n’umutima mwiza koko. Bamwe babikorana urukundo, kuko bazi neza ko mbereyeho kurengera Inkuru Nziza. Naho abandi bakamamaza Kristu bahimana kandi baryarya, bibwira ko bongera ububabare nterwa n’ingoyi ndiho. Ariko se bitwaye iki? Uko biri kose, baryarya cyangwa se babikora babikuye ku mutima, mpfa ko Kristu yamamazwa, ngicyo ikinshimisha. Ndetse bizakomeza kunshimisha iteka, kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu. Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko. Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo... Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho, kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu; bityo, nimbagarukamo, bizababere impamvu yo kwishimana kurushaho muri Kristu Yezu. Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza. Ababarwanya rero ntibakabatere ubwoba na busa; maze ibyo bizabumvishe ko bazorekwa, naho mwebwe mukazarokorwa mubikesha Imana. Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira, ubwo mumurwanira intambara imwe n’iyanjye, nk’uko mwabimbonanye, kandi mukaba mubinyumvaho ubu. Niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi. Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe: N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo. None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa, kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha. Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa. Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo no ku ituro ry’ukwemera kwanyu, byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo. Bityo, namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye. Icyakora nizeye muri Nyagasani Yezu kuboherereza bidatinze Timote, kugira ngo nanjye nimenya amakuru yanyu, nshyire umutima hamwe. Mu by’ukuri nta wundi mfite duhuje umutima, wakwita ku byanyu koko: kuko abandi bose bakurikira ibiri ibyabo, aho gukurikira ibya Yezu Kristu. Naho we, muzi agaciro ke, n’ukuntu yagokeye Inkuru Nziza hamwe nanjye nk’uko umwana agokana na se. Nizeye kumuboherereza, nkimara kubona aho ibyanjye byerekeye. Byongeye nizeye rwose muri Nyagasani ko nanjye nzaza iwanyu bidatinze. Ariko nasanze ari ngombwa kuboherereza Epaforoditi, umuvandimwe wanjye dusangiye umurimo n’intambara, mwari mwanyoherereje ngo anyunganire mu byo nkeneye, kuko yari abakumbuye mwese, akanashavuzwa n’uko mwumvise ko yarwaye. Ni koko, yararwaye yenda gupfa, ariko Imana iramubabarira; nyamara si we yababariye gusa, emwe nanjye, kugira ngo noye guhora nicwa n’agahinda. Nihutiye rero kumuboherereza, kugira ngo nimumubona mwongere kwishima, nanjye kandi ako gahinda ngakire. Nimumwakirane rero ibyishimo muri Nyagasani, kandi mugirire icyubahiro umuntu nk’uwo. Yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristu, yitanga atizigamye kugira ngo abasimbure mu byo mutari mubashije kumfasha. Ahasigaye, bavandimwe banjye, nimwishimire muri Nyagasani. Ntibinduhije kongera kubibandikira, kandi bibafitiye akamaro. Mwirinde izo mbwa! Mwirinde abo bagiranabi! Mwirinde abirata ko bagenywe! Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri. Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira: Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko! Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka. Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu, maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana, bukaba bushingiye ku kwemera. Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, kugira ngo nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye. Koko, bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho; icyo mparanira ni kimwe gusa: ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu. Twese abagamije ubutungane, tugenze dutyo; niba kandi mubyumva ukundi, na byo Imana izabibamurikira. Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe. Mwese, bavandimwe, mugenze nkanjye, kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose. Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye! Ndasaba Evodiya kandi ndinginga Sintike ngo bashyire hamwe muri Nyagasani. Nawe rero, Sizugo, mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo. Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime. Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu. Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira. Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe. Narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora, murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza. Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine. N’ubwo nari ndi i Tesaloniki, mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri. Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera. Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana. Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu. Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen. Mutashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya. Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari. Muhorane ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu. Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu. Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana. Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije. Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu. Ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha. Ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose, kuko byose byaremewe muri We, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ibigaragara n’ibitagaragara, Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange: byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe; yariho mbere ya byose, kandi byose bibeshwaho na We. Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya, akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze; kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose, kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose, ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba. Namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira. Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye! Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We. Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo. Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu, We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’amaryohereza. N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka. Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu. Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose. Mwagenywe muri We; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’imibiri yanyu. Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba. Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana nk'ingaruzwamuheto inyuma ya Kristu utahanye intsinzi ku bw'umusaraba we. Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato. Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu. Ntihakagire kandi ababavutsa amahoro bakurikiza utugenzo tudafite akamaro, bagasenga abamalayika, bakirata ko babonekewe, bakurikije ibitekerezo byabo by’amanjwe. Bene abo bitandukanyije n’Umutwe uhuza kandi ukagaburira umubiri wose, ukawukuza ubigirishije imitsi n’ingingo, nk’uko Imana ibishaka. Ubwo mwapfanye na Kristu, mukagobotorwa ku by’isi, ni iki cyatuma mugenza nk’aho mukiri ab’isi, mugakurikiza bene iyi miziro, ngo «Wifata iki!», cyangwa «Ntusomeho!», cyangwa «Ntukoreho!» Kandi ibyo byose bizashira mukibikoresha! Ngayo amategeko n’inyigisho z’abantu! Koko, ibyo byose wagira ngo birimo ubwenge, cyangwa ngo bigamije gushimisha Imana mu kwicisha bugufi no kwigomwa, nyamara nta kamaro bifite na gato ko gucubya irari ry’umubiri. Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana. Nguko uko namwe mwagenzaga kera, mugikora ibyo. Noneho ubu, namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi, n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose. Naho mwebwe, ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira. Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data. Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima. Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani. Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu, muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera. Ugira inabi wese azayiturwa, kandi bose bazagenzerezwa kimwe. Namwe ba shebuja, mujye muha abagaragu banyu ibitunganye n’ibibakwiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru. Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira. Mudusabire natwe, kugira ngo Imana idutegurire uburyo bwo kwamamaza ibanga rya Kristu, ari na ryo ritumye mba imfungwa, maze mbone kuritangaza uko mbishinzwe. Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo. Amagambo muvuze ahore arangwa n’ineza, amere nk’asize umunyu; uwo muvuganye wese mumenye kumusubiza uko bikwiye. Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani. Ndamuboherereje kugira ngo ababwire amakuru yacu kandi abahumurize. Mboherereje na Onezimi, uwo muvandimwe nkunda kandi w’inyangamugayo, ngo bazane maze babamenyeshe ibyabaye ino byose. Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe. Yezu, uwo bahimbye irya Yusito, na we arabatashya. Ni bo bonyine mu Bayahudi bamfashije kogeza Ingoma y’Imana, bambereye igihozo. Epafurasi uvuka iwanyu arabatashya; uwo mugaragu wa Yezu Kristu ntahwema kubasabira, kugira ngo mukomere mube intungane, kandi mukurikize muri byose ugushaka kw’Imana. Rwose ndahamya ko abaruhira cyane, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, n’abo kuri Hiyerapoli. Arabatashya Luka, umuganga dukunda, na Demasi. Mutashye abavandimwe bari i Lawodiseya, na Nimifa, n’abakoranira mu nzu ye bose. Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze na Kiliziya y’i Lawodiseya maze na bo bayisome; namwe muzasome ivuye i Lawodiseya nibageraho. Mubwire Arikipo muti «Witondere umurimo wahawe muri Nyagasani, kandi wihatire kuwutunganya!» Ngiyo intashyo yanjye mbandikiye ubwanjye, jyewe Pawulo. Mwibuke kandi ingoyi ndiho. Muhorane ineza ya Nyagasani! Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro. Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu. Bavandimwe, nkoramutima z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro. Namwe mwaratwiganye, mwigana na Nyagasani, maze mu bitotezo byinshi, mwakirana ijambo ry’Imana ibyishimo bikomoka kuri Roho Mutagatifu. Byatumye mubera urugero abemera bose bo muri Masedoniya n’abo muri Akaya. Koko rero, ijambo rya Nyagasani, rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana, mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza. Namwe ubwanyu, bavandimwe, muzi ukuntu twaje iwanyu, kandi ntibibapfire ubusa. N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi. Inyigisho zacu ntizishingiye ku buyobe cyangwa ku migambi idahwitse, cyangwa se ku mayeri. Ariko kubera ko yabanje kutugerageza kugira ngo idushinge Inkuru Nziza yayo, bituma tuyamamaza kuri ubu buryo: ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana, Yo igenzura imitima yacu. Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya; nta na rimwe twigeze duharanira icyubahiro mu bantu, haba muri mwe cyangwa se mu bandi, n’ubwo twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristu, tukabagora. Ahubwo twicishije bugufi cyane hagati yanyu, mbese nk’uko umubyeyi ashyashyanira abana be. Bityo, kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse kubagezaho Inkuru Nziza y’Imana, twari twiteguye no guhara amagara yacu, bitewe n’urukundo twabakundaga. Muribuka, bavandimwe, imvune n’imiruho yacu: igihe twabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Imana: ntitwaburaga gukora ijoro n’amanywa kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Yemwe, uko twifashe hagati yanyu, tubabera intungane, intabera n’indahinyuka, mwebwe abemera mushobora kubihamya, ndetse n’Imana ubwayo. Kandi muzi uko twahuguraga buri muntu, nk’umubyeyi mu bana be, tubashishikaza, tubatera inkunga, kandi tubingingira gutunganira Imana Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo. Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera. Koko rero, bavandimwe, mwiganye Kiliziya z’Imana zo muri Yudeya, zibumbiye muri Kristu Yezu; kuko namwe mwaboneye amagorwa kuri bene wanyu nk’uko na bo bayaboneye ku Bayahudi. Uko bishe Nyagasani Yezu n’abahanuzi, ni ko badutoteje natwe. Nta bwo bashimisha Imana, kandi babangamiye abantu bose. Batubuza kwigisha abanyamahanga ngo bakizwe, bakagumya kugwiza batyo ibyaha byabo. Amaherezo ariko, uburakari bw’Imana bwarabagwiriye. Naho twebwe, bavandimwe, tumaze igihe gito dutandukanye, ariko kure y’amaso si ho kure y’umutima; byatumye twihatira kongera kubabona, kuko twari tubakumbuye cyane. Ni yo mpamvu twashatse kuza iwanyu, — jyewe ubwanjye Pawulo nabigambiriye kenshi — ariko Sekibi aratuzitira. Usibye mwebwe, ugira ngo hari ahandi twakura amizero, n’ibyishimo, n’ishema rizatubera ikamba imbere y’Umwami wacu Yezu igihe azazira? Koko ni mwe shema n’ibyishimo byacu. Aho rero tunaniriwe kwihangana, twahisemo gusigara twenyine Atene, nuko twohereza Timote, umuvandimwe wacu akaba n’umufasha w’Imana mu byo kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu. Twamushinze kubakomeza no kubatera umwete mu kwemera kwanyu, kugira ngo hatagira uhungabanywa n’aya makuba turimo, kuko musanzwe muzi ko ari yo twagenewe. Igihe twari iwanyu, twababuriye hakiri kare ko tuzahura n’amagorwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa. None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza. Bityo rero, bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo? Ijoro n’amanywa, dusaba Imana, tukayinginga dukomeje, ngo iduhe kwongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze mu kwemera kwanyu. Imana Data ubwayo, hamwe n’Umwami wacu Yezu, nibadutegurire urugendo ruzatugeza iwanyu. Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda. Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose. Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo. Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana. Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye, tubihanangiriza. Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane. Ni na yo mpamvu usuzugura aya mategeko, atari umuntu aba asuzuguye, ahubwo aba asuzuguye Imana yabashyizemo Roho Mutagatifu wayo. Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana, kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere; nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabibategetse. Bityo muzihesha agaciro muri rubanda, kandi nta we muzakenera. Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera. Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose. Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo. Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda; naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma. Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we. Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza. Turabasaba kandi, bavandimwe, ngo mumenye abanyu babaruhira, bakaba bashinzwe kubayobora muri Nyagasani no kubagira inama; mujye mububahana urukundo rwinshi, kubera ibyo babakorera. Namwe ubwanyu mubane mu mahoro. Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire. Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose. Mujye muhora mwishimye, musenge ubudahwema, mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu. Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana, ntimugahinyure ibyahanuwe; ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane, naho ikibi cyose mucyirinde. Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho. Ubahamagara ni indahemuka; azakora n’ibyo ngibyo. Bavandimwe, natwe mudusabire. Muramukanye n’abavandimwe bose mu muhoberano mutagatifu. Mbasabye nkomeje ku bwa Nyagasani, gusomera abavandimwe bose iyi baruwa. Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu. Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana, bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira. Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo. Koko rero, biratunganye ko Imana isubiza amagorwa ku bayateye, naho mwebwe abagowe, ikabaha kuruhukana natwe, igihe cy’ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu, uzava mu ijuru ashagawe n’abamalayika be mu bubasha bwinshi, kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu Abo ngabo bazabona igihano kizahoraho, bacirirwe kure y’uruhanga rwa Nyagasani Nyir’ikuzo, kuri wa munsi azaza kugira ngo aherwe ikuzo mu batagatifu be, kandi ashimagirizwe mu bazaba baramwemeye bose: mwebweho rero, muri mu bemeye ubuhamya bwacu. Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu. Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho, n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye, wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana. Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe najyaga mbibabwira? Muzi kandi ikimuzitiye ubu ngubu, ku buryo atakwigaragaza igihe cye kitaragera. Ni koko, Ubugomeramana bw’urujijo bwatangiye guca ibintu mu cyayenge; igisigaye gusa ni ukwigizayo ubuzitiye ubu ngubu. Uwo nguwo rero namara kwigizwayo, ni bwo Umugomeramana azigaragaza, maze Nyagasani Yezu amwicishe umwuka umuva mu kanwa, amurimbuze ububengerane buranga amaza ye. Naho amaza y’Umugomeramana yo azarangwa n’imigirire ikomoka kuri Sekibi, agaragarire mu bushobozi buhambaye, no mu bimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma biteye kwinshi, kimwe no mu bishuko byose by’ubugizi bwa nabi, bizitabirwa n’abagenewe korama bazize ko batakunze ukuri kugenewe kubarokora. Ni yo mpamvu Imana ibareka bagaterwa n’ubuyobe bubarindagiza, bakemera ibinyoma, kugira ngo abazaba baranze kwemera ukuri, ahubwo bagahimbazwa n’ubugiranabi, bose bazacirwe urubanza. Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri. Ngicyo icyo yabatoreye, ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. None rero, bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko. Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga. Ahasigaye, bavandimwe, mudusabire kugira ngo ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu. Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose. Nyagasani ni indahemuka: azabakomeza, abarinde Nyakibi. Kandi ku bwa Nyagasani ntidushidikanya ko ibyo tubategeka, mubikora mukazanabikomeza. Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu. Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi, udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho. Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu, nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza. Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo. Namwe, bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza. Niba kandi hari utumvira ibyo tuvuze muri iyi baruwa, muramumenye, mumugendere kure, kugira ngo akorwe n’isoni. Icyakora ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mumugire inama bya kivandimwe. Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese. Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe: ni uko nandika! Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu. Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana Umukiza wacu na Kristu Yezu amizero yacu babishatse, kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera: nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. Igihe nendaga kujya i Masedoniya, nagusabye kuguma Efezi, kugira ngo ubuze bamwe gukwiza inyigisho z’intarurano, no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca, bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera. Ibyo mbivugiye guteza imbere urukundo rukomoka ku mutima usukuye, ku mutimanama ukeye no ku kwemera kutaryarya. Kubera ko bamwe bataye uwo murongo, byatumye barorongotana mu magambo atagira shinge na rugero. Bibwira ko ari abahanga mu by’Amategeko, kandi baba batazi n’icyo bavuga cyangwa barwanira ishyaka. Koko, birazwi, Amategeko ni meza, apfa gusa gukoreshwa mu rugero rukwiye, umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane, ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi, ibyomanzi, abiyandarika, abacuruza abantu, ababeshyi n’abarahirabinyoma, n’abandi bose bakora ibitambamiye inyigisho zitunganye, za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe. Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu. Dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen. Timote, mwana wanjye, ngiyo inyigisho nkuragije, ikaba ihuje n’ubuhanuzi bukwerekeye bakuvugiyeho kera, kugira ngo numara kubucengeramo, ubashe kurwana intambara ikwiye, ufite ukwemera n’umutimanama mwiza. Hari ababiretse, maze ukwemera kwabo kurayoyoka. Abo ni nka ba Himene na Alegisanderi nashumurije Sekibi, kugira ngo bamenyereho kutazongera gutuka Imana ukundi. Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, Yo ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri. Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri. None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya. Abagore na bo bagomba kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire, nta kuboha imisatsi, nta mitako ya zahabu, nta masaro cyangwa imyambaro y’igiciro, ahubwo bakihunda ibikorwa byiza, bya bindi bibereye abagore biyemeje kuyoboka Imana. Igihe hari inyigisho itangwa, umugore agomba guceceka, agacisha make rwose. Sinemereye umugore kwigisha cyangwa guha itegeko umugabo: najye ahama hamwe, aceceke. Koko rero, Adamu ni we waremwe bwa mbere, hanyuma hakurikiraho Eva. Kandi Adamu si we wemeye gushukwa, ahubwo umugore ni we wemeye gushukwa, maze aracumura. Nyamara ariko azakizwa no kuba umubyeyi, apfa gusa guhorana ubwiyoroshye kandi akaba indacogora mu kwemera, mu rukundo no mu butungane. Dore ijambo rigomba kwizerwa: ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, ntabe umunywi cyangwa umunyamahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu. Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe. None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana? Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi, bigatuma acirwa urwa Sekibi. Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atava aho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi. Abadiyakoni na bo, bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo. Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye. Na bo kandi, bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni. N’abagore ni uko: bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini, kandi bakaba indahemuka muri byose. Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu. Ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga. Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri. Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo. Roho Mutagatifu abivuga yeruye ko mu minsi y’imperuka, bamwe bazihakana ukwemera, bishinge ababashukisha ibinyoma, maze batwarwe n’inyigisho zikomoka kuri Sekibi, bahendwe ubwenge n’abanyabinyoma buje uburyarya kandi basabitswe n’iyo ngeso ku mutima. Abo bantu babuza abandi gushyingirwa cyangwa kurya ibiribwa bimwe, nyamara Imana ari yo yabiremye kugira ngo abayoboke bayo n’abandi bazi ukuri, bajye babirya bayishimira. Koko rero, ikintu cyose Imana yaremye ni cyiza, nta kiribwa gikwiye kuba umuziro niba cyakiranywe umutima ushimira: ijambo ry’Imana n’isengesho biragitagatifuza. Ibyo byose nubisobanurira abavandimwe, uzaba ubereye Kristu Yezu umugaragu mwiza, utunzwe n’amagambo y’ukwemera n’inyigisho ziboneye witabiranye ubudahemuka. Naho imigani y’amanjwe hamwe n’uburondogozi bw’abakecuru, urabigendere kure. Ahubwo itoze gusabanira Imana. Koko ni byo: imyitozo y’umubiri ifite akamaro gake, naho gusabanira Imana bimaze byose, kuko ari byo birimo amasezerano y’ubugingo, ari ubwo turimo ubu, ari n’ubuzaza. Iryo jambo rigomba kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose. Koko rero, niba tugoka ndetse tugaharana, ni uko twiringiye Imana nzima, yo Mukiza w’abantu bose, cyane cyane abayemera. Ngibyo ibyo ugomba kwibandaho mu mabwiriza n’inyigisho utanga. Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa. Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma Ibyanditswe bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho. Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza. Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose. Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo, uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi. Ntukabwire nabi umuntu usheshe akanguhe, ahubwo ujye umuhugura nk’umubyeyi. Abasore, ujye ubafata nka bene so; abakecuru ujye ubagenzereza nk’ababyeyi bawe; inkumi na zo, uzifate nka bashiki bawe; byose kandi ubikorane umutima ukeye. Uzajye wubaha abapfakazi; ndavuga ariko abari bo by’ukuri. Niba rero umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, mbere na mbere ni ngombwa kubigisha kwita ku muryango wabo bwite, no kwitura ababyeyi babo ibyiza babagiriye. Ibyo ni byo rwose bishimisha Imana. Naho umupfakazi nyakujya, wa wundi wasigaye wenyine, we yishyira mu maboko y’Imana, akibanda ku byo gusenga no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi. Naho rero uwikurikiraniye iby’amaraha, we abarirwa mu bapfuye n’ubwo aba agihagaze. Ibyo na byo ujye ubyibutsa kugira ngo abapfakazi babe indakemwa. Niba umuntu atita kuri bene wabo, cyane cyane ku bo babana mu rugo, uwo aba yarihakanye ukwemera; arutwa n’utemera na gato. Umugore ushobora kwandikwa mu rugaga rw’abapfakazi ni uzaba agejeje nibura ku myaka mirongo itandatu, kandi akaba yarashyingiwe rimwe risa. Agomba kuba azwiho ibikorwa byiza: nko kuba yarareze abana be neza, agacumbikira abagenzi, akoza ibirenge by’abatagatifujwe, agatabara imbabare, mbese agashishikarira ibikorwa byose by’ubugiraneza. Abapfakazi bakiri bato, bo uzabihorere; iyo ibyifuzo bidakwiranye na Kristu bibatashyemo, bumva bashaka gushyingirwa na none, bityo bakikururira umugayo, kuko baba batatiye amasezerano yabo ya mbere. Nuko rero, kubera ko baba ari imburamukoro, bagakurizaho kuzerera mu mihana; usibye no kuba imburamukoro gusa, baba bagiye kurondogora no kwivanga mu bitabareba, no kurocangwa. Ndashaka rero ko abapfakazi bakiri bato bakongera gushyingirwa, bakabyara abana, bakagenga ingo zabo, bityo ntibahe umwanzi urwaho ngo abambike urubwa. Ni koko, hari bamwe muri bo barohamye bakurikiye Sekibi. Niba hari umukristukazi ufite benewabo b’abapfakazi, najye abitaho, kugira ngo bitaba ngombwa ko Kiliziya ibishingira, ahubwo ishobore kurwana ku bari abapfakazi by’ukuri. Abakuru b’ikoraniro bariyobora neza, bakwiye kubyubahirwa kabiri, cyane cyane abagokera ku murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana no kurisobanura. Koko rero Ibyanditswe biravuga, ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano », kandi ngo «Umukozi akwiye igihembo cye.». Ntuzakire ikirego gishinja umukuru w’ikoraniro nta gihamya cy’abagabo babiri cyangwa batatu Abakoze icyaha, urajye ubihanangiriza ubigiriye mu ruhame rwa bose, kugira ngo n’abandi bagire ubwoba. Mbigusabiye imbere y’Imana, n’imbere ya Kristu n’abamalayika b’intore, urakurikize aya mategeko nta ho ubogamiye, ntuzagire icyo ukora ugambiriye kugira uwo ubera. Ntuzagire ubwira bwo kuramburira ibiganza ku muntu ubonetse wese, hato utagira uruhare ku cyaha cy’undi. Nawe kandi ubwawe, urakomeze kuba umuziranenge. Uzareke kunywa amazi yonyine, ahubwo uzajye unywa na ka divayi gakeya kubera igifu cyawe n’intege nke uhorana. Hariho abantu ibyaha bihama na mbere y’uko babacira urubanza; ariko hariho n’abo bigaragaraho nyuma. Ibikorwa byiza na byo ni uko, birigaragaza; ndetse n’ibitari byiza ntibishobora kuguma mu bwihisho. Abari ku ngoyi y’ubucakara bose bagomba kumva ko ba shebuja bakwiye icyubahiro cyose, kugira ngo Izina ry’Imana n’inyigisho y’ukuri bitazatukwa. Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana. Ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi. Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakimbirane, gutukana, gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu. Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite. Koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika. Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi. Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi, Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen. Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge. Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi. Bityo, bazaba bizigamiye ubwabo ubukungu nyabwo mu gihe kizaza, bazakesha kuronka ubugingo nyakuri. Timote rero, wite ku byo waragijwe, wirinde abavuga amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana, bakabyutsa impaka zishingiye ku ngirwabuhanga. Kubera ko ari bwo bashyize imbere, byatumye bamwe bitandukanya n’inzira y’ukwemera. Ineza y’Imana ihorane namwe! Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu, kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. Mpora nshimira Imana nkorera n’umutima ukeye, nk’uko abasokuruza banjye babigenjeje, kandi simpwema kuyambaza ijoro n’amanywa nkuzirikana. Iyo nibutse amarira yawe, nifuza cyane kukubona, kugira ngo nezerwe. Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika, nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe. Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza. Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza, ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo. Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni; ariko nta soni binteye; koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe. Jya wigisha ukurikije amagambo aboneye wanyumvanye, urangwe n’ukwemera n’urukundo ufitiye Kristu Yezu. Komeza rero ibyiza waragijwe, Roho Mutagatifu utuye muri twe abigufashemo. Nk’uko ubizi, abo muri Aziya bose barantaye, barimo Figelo na Herimogeni. Nyagasani nagirire impuhwe urugo rwa Onesifori, kuko yanduhuriye kenshi, kandi ntaterwe isoni n’iminyururu nambaye; ahubwo akigera i Roma, yanshakashatse abishyizeho umwete, maze arambona. Nyagasani namuhe kuzaronka imbabazi ku Mana kuri wa Munsi. Naho ibyerekeye akamaro yangiriye nkiri Efezi, nta wakurusha kubimenya. Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu. Kandi ibyo wanyumvanye mu ruhame rwa benshi, nawe ubihererekanye mu bantu b’indahemuka, kandi bazashobora na bo kubyigisha abandi. Emera ufatanye nanjye imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristu Yezu. Nta n’umwe mu bajya ku rugamba ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje. Kandi n’urushanwa ku kibuga cy’imikino wese, ntahabwa ikamba atabanje kurushanwa akurikije amategeko. Umuhinzi wagotse ni we ukwiriye kubanza kuganura ku mbuto z’ibyo yahinze. Ngira ngo urumva icyo nshaka kuvuga; n’ubundi kandi, Nyagasani ubwe azaguha kubyumva byose. Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. Dore ijambo rikwiye kwizerwa: Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza. Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva. Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri. Naho amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana ujye uyagendera kure, kuko bene kuyavuga bazakomeza kurorongotana mu nzira y’ubugomeramana, maze ijambo ryabo rigende rimunga byose nk’igisebe cy’umufunzo. Muri bo navuga nka Himene na Fileto, baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho, bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi. Nyamara ishingiro rihamye Imana yashyizeho riracyakomeye kandi rizahoraho, rikarangwa n’aya magambo aryanditsweho ngo «Imana izi abayo.» kandi ngo «Abambaza izina ry’Uhoraho bose nibitarure ikibi N’ubundi, mu nzu ngari ntihabamo gusa inkongoro zakozwe muri zahabu na feza, ahubwo habamo n’izakozwe mu biti no mu ibumba; zimwe zikagenerwa iby’icyubahiro, naho izindi bakazikoresha imirimo isuzuguritse. Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose. Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye. Naho ibibazo n’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa. Umugaragu wa Nyagasani rero ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiye kuba umugwaneza kuri bose, akamenya kwigisha no kwiyumanganya ibyago. Iyo hagize abamugisha impaka, abahugurana imico myiza, kuko aba yizeye ko wenda Imana izabaha kwisubiraho, bakamenya ukuri, bakongera gushyira mu gaciro bamaze kwigobotora mu mitego ya Sekibi wari warabagize imfungwa ze, akabakoresha icyo ashaka. Umenye neza kandi ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe by’amakuba. Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano, n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza, n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana, n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde. Ndetse n’ubu, bene abo babarimo; navuga nk’abacengera mu ngo, bagashuka abagore b’abapfayongo baheranywe n’ibyaha, bagatwarwa n’ingeso mbi zose, maze n’ubwo bahora baharanira kwigishwa, ugasanga badashobora na busa kumenya ukuri. Nk’uko kera Yanesi na Yambure barwanije Musa, ni na ko abo ngabo barwanya ukuri, kuko ari abantu bafite umutima ucuramye, ntibagire ukwemera guhamye. Ariko ntibazashobora kubikomeza, kuko amaherezo ubusazi bwabo buzatahurwa na bose, nk’uko ubwa bariya bombi bwagaragaye. Naho wowe, wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye, mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, mu rukundo n’ubudacogora byanjye, mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo. Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa. Naho abagiranabi n’abahendanyi, bo ntibazabura kugenda barushaho gukora nabi ubudahwema bataretse guhenda abandi no guhendwa ubwabo. Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho; kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu. Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane; bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose. Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe: amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura. Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha, maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge. Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe. Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe. Banguka uze kundeba bidatinze, kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi isi: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya, Luka ni we wenyine tukiri kumwe. Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha; Tushiko, namwohereje Efezi. Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu. Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye. Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha. Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare. Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen. Utashye Purisika na Akwila, n’urugo rwa Onesifori. Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye. Wihutire kuza mbere y’itumba. Ewubuli aragutashya, na Pudensi, na Lini, na Kalawudiya, n’abavandimwe bose. Nyagasani nabane nawe. Ineza ye nihorane namwe! Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana, mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare, maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu: kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu. Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye. Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira. Koko rero, umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka. Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke, n’abavuga ibitagira shinge, n’abashukanyi, cyane cyane mu bagenywe. Abo ngabo ni ngombwa kubaziba akanwa, kuko bahubanganya ingo nyinshi, igihe baba bigisha ibidakwiye kugira ngo bibonere inyungu mbi. Umwe muri bo, umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati «Abanyakireta! Ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyenda mbi b’abanebwe.» Icyo cyemezo gihuje n’ukuri. Kubera ibyo rero, ujye ubacyaha cyane, kugira ngo bagumane ukwemera nyako, boye kwita ku migani y’amahomvu y’Abayahudi, no ku mategeko y’abantu bihunza ukuri. Ikintu cyose kiba cyiza ku bere. Naho ku bandavuye kandi badafite ukwemera, nta na kimwe kiba cyiza; ahubwo ubwenge n’umutimanama byabo byarandavuye. Biratana ko bazi Imana, nyamara bakayihakana mu migirire yabo. Bateye isesemi, bakaba ibyigomeke; no ku cyitwa igikorwa cyiza cyose, nta cyo bamaze. Wowe rero, jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye. Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo, n’ubudacogora. N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha. Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware. Wigishe n’abacakara kumvira ba shebuja no kubashimisha muri byose, batabagisha impaka, birinde kwiba, ahubwo bahore barangwa n’ubudahemuka budakemangwa; bityo bazubahisha muri byose inyigisho z’Imana Umukiza wacu. Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu, witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose. Ujye uvuga ibyo ngibyo, ubibashishikarize, ndetse ubacyahe ubigiranye igitsure cy’umutware. Ntihakagire ugusuzugura. Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa. Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana. Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo. Iryo jambo rikwiye kwizerwa, kandi ndashaka ko kuri izo ngingo wajya uvuga wihanukiriye, kugira ngo abemeye Imana barushanwe kugira umwete wo kugenza neza. Ibyo ni byo byiza bifitiye abantu akamaro. Naho ibibazo bidafite ishingiro, n’ibyerekeye amasekuruza, intonganya n’impaka za ngo turwane zerekeye Amategeko, jya ubigendera kure, kuko ari nta cyo bimaze kandi bikaba iby’ubusa. Nihagira umuntu uca ukubiri n’ukwemera, maze wamuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri ntiyumve, uzatane na we; uzi yuko bene uwo muntu aba yarataye inzira, akaba n’umunyabyaha wicira ubwe urubanza rubi. Ninkoherereza Aritemasi na Tushiko, uzihutire kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nageneye kuzamara itumba. Ugire umwete wo gutegura urugendo rwa Zenasi, impuguke mu by’amategeko, n’urwa Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura. Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi. Abo turi kumwe bose baragutashya. Nawe utashye abadukunda dusangiye ukwemera. Ineza y’Imana ihorane namwe mwese. Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya mushiki wacu, no kuri Arikipo twatabaranye ku rugamba, no kuri Kiliziya iteranira mu nzu yawe: tubifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Mpora nkwibuka mu masengesho, ngashimira Imana yanjye, kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose. Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu. Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe. Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora, mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu. Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo, wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro. Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani. Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira. Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda, uzabimbaze. Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura... siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda, kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu! Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye. Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu. Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu. Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye. Nimuhorane ineza ya Nyagasani Yezu Kristu! Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»? Cyangwa se iti, «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»? Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.» Abamalayika bo, ibavugaho iti «Abamalayika bayo yabagize nk’imiyaga, maze abagaragu bayo ibagira nk’imirabyo.» Naho Umwana wayo iramubwira iti «Mana, intebe yawe y’ubwami ihoraho iteka; umuryango wawe, uwuyoborana ubutabera. Ukunda ibiboneye ukazirana n’ubukozi bw’ibibi. Ni yo mpamvu Imana, Imana yawe, yishimiye kugusiga amavuta y’ubutore, ikurobanuye muri bagenzi bawe.» Irongera iti «Nyagasani, ni wowe wahanze isi kuva mu ntangiriro, n’ijuru rikaba igikorwa cy’ibiganza byawe. Ibyo byose bizayoyoka, ariko wowe uhoraho iteka. Isi n’ijuru bizashira ak’imyenda ishaje, uzabizingazinga nk’igishura, maze bizasimburwe nk’uko umwenda ukura undi. Naho wowe uhora uri wa wundi, n’imibereho yawe ntigira iherezo». Ni nde wo mu bamalayika bayo Imana yigeze ibwira iti «Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe mbahinduramo akabaho ushyira mu nsi y’ibirenge byawe». Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe? Ni yo mpamvu tugomba guhugukira cyane ibyo twumvise, niba tudashaka kugenda tuyobagurika. Tuzirikane ukuntu ijambo ryavuzwe kera n’abamalayika ryabaye impamo, n’ukuntu abarirenzeho bakarisuzugura bikururiye igihano kibakwiye. Twebwe rero twazarokoka dute niba turangaranye umukiro wa bene ako kageni, wabanje kwamamazwa na Nyagasani ubwe, nyuma natwe abawumvise tukawuhamya, kandi Imana ubwayo iwukomeresha ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’impangare by’amoko yose, n’ingabire Roho Mutagatifu atanga nk’uko abishaka. Abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati «Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene Muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho? Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; ibintu byose ubishyira mu nsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse, nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.» Akongera ati «Ni we nzashyiramo amizero yanjye.» Kandi ati «Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.» None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y'Abrahamu. Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa. Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho. Yabereye indahemuka Uwamushinze inzu ye yose, nk’uko byabaye kuri Musa. Mu by’ukuri ikuzo rye risumbye kure irya Musa, mu rugero rw’uko uwubatse inzu arusha icyubahiro iyo nzu yubatse. Buri nzu yose igira umwubatsi, ariko umwubatsi wa byose ni Imana. Musa yashinzwe inzu yayo yose, ari umugaragu wo guhamya ibyo Imana yari igiye kuvuga. Naho Kristu We yashinzwe inzu yayo, ari Umwana bwite. Iyo nzu yayo ni twebwe, niba twikomejemo ubwiringire buhamye, kandi tugaterwa ishema n’ukwizera dufite. Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu; aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine. Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’ None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera. Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi» Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha. Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro, nk’uko byanditswe ngo «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza.» Ni bande se koko «bumvise» maze bagatera «amananiza»? Si abimutse mu Misiri bose, bayobowe na Musa? Kandi ni bande yarakariye «imyaka mirongo ine» yose? Si abaguye mu cyaha, imirambo yabo ikararikwa mu butayu? Ni bande kandi «yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwe», atari izo ntumvira nyine? Kandi tuzi ko batabwinjiyemo, ku mpamvu y’ukutemera kwabo. Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera. Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.» Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo «Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.» Ubwo rero hakiri abagenewe kubwinjiramo, kandi abumvise bwa mbere iyo Nkuru Nziza batabwinjiyemo ku mpamvu y’ukutemera kwabo, Imana yongeye gushyiraho undi munsi mushya, uwa none, ibisobanurisha Dawudi, hashize igihe kirekire, muri aya magambo, iti «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu.» Kandi koko, iyo Yozuwe aza kuba ari we wabagejeje mu buruhukiro, Imana ntiba yaravuze iby’umunsi wundi. Hakaba rero hari ikindi kiruhuko cy’umunsi wa karindwi kizigamiwe umuryango w’Imana. Kuko uwinjiye muri icyo kiruhuko, na we aruhuka imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo. Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha. Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu. Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzagurika; kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.» Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki. Turacyafite byinshi byo kubabwira kuri izo ngingo, ariko biraruhije kubibasobanurira kuko muri abantu batumva vuba. Mwagombye kuba mwarabaye abahanga kuva kera, nyamara muracyakeneye ko babigisha ingingo z’ibanze z’amagambo y’Imana. Muracyakeneye gutungwa n’amata mu mwanya w’ibiryo bikomeye. Unywa amata gusa aba akiri umwana, ntashobore kugira igitekerezo gihamye ku byaba bitunganye. Abaciye akenge bo, batungwa n’ibiryo bikomeye, kuko bafite akamenyero ko gusobanura mu bitekerezo byabo icyiza n’ikibi. Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana, inyigisho zerekeye za batisimu, kuramburirwaho ibiganza, izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka. Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye. Abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu, bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa? Ntibishoboka ko bivugurura bundi bushya bicuza, kandi ku bwabo bakomeza kubamba ku musaraba Umwana w’Imana bamusuzuguza ku mugaragaro. Iyo ubutaka bunywa amazi abugwaho maze bukabyarira ababuhinga imbuto z’ingirakamaro, buba buhawe umugisha w’Imana. Naho iyo bumezeho amahwa n’ibitovu, buba butaye agaciro, bukwiye kuvumwa, amaherezo bukagabizwa umuriro. Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe. Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje. Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye. Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya. Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti «Rwose nzaguhundazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.» Abrahamu akomeza kwihangana bigeza aho yuzurizwa amasezerano. Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro. Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka. Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe. Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko, ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki. Uwo Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha. Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro». Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose. Nimwirebere ubukuru bw’uwo muntu, Abrahamu, umukurambere wacu, yeguriye igice cya cumi cy’iminyago myiza! Abakomoka kuri Levi batorewe kuba abaherezabitambo, ni bo bonyine Amategeko ashinga kwakirira rubanda kimwe cya cumi cy’umusaruro wabo ugenewe Ingoro; abo bawutanga kandi ni abavandimwe babo bakomoka kuri Abrahamu. Ariko Malekisedeki we, utari uwo mu bisekuruza byabo, yegukanye igice cya cumi cy’umutungo wa Abrahamu, kandi aha umugisha uwaragijwe amasezerano y’Imana. Nta we ushidikanya ko umuto ari we uhabwa umugisha n’umukuru. Bisubiye kandi bene Levi basoresha ni abagenewe kuzapfa, naho Malekisedeki we bahamya ko ariho. Twavuga ndetse ko Levi, wakiraga kimwe cya cumi, na we ubwe yagitangiye muri Abrahamu, kuko yari akiri mu nda ya sekuruza igihe asanganiwe na Malekisedeki. Iyaba ubuherezabitambo bwa Levi bwari bwuzuye — kandi mu by’ukuri ari bwo shingiro ry’amategeko yahawe Israheli — ntibiba byarabaye ngombwa ko haduka undi muherezabitambo, wo mu cyiciro cya Malekisedeki, aho kuba uwo mu cyiciro cya Aroni. Igihe rero ubuherezabitambo buhindutse, ni ngombwa ko n’amategeko ahinduka. Uwo ibi bivugwaho — Nyagasani Umwami wacu — avuka mu bundi bwoko butigeze gushingwa imirimo y’urutambiro. Nta we uyobewe ko Umwami wacu akomoka kuri Yuda, ubwoko Musa atigeze ahingutsa mu bagenewe ubuherezabitambo. Bikarushaho kumvikana, iyo tuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki; akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho. Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.» Bityo amahame ya mbere akaba avuyeho, kuko yari adafashe kandi nta kamaro. Amategeko koko nta cyo yigeze ageza ku ndunduro; ni yo mpamvu twahawe amizero yisumbuye ari yo dukesha kwegera Imana. Uretse ibyo kandi habaye n’indahiro y’Imana: ubwo abaherezabitambo ba mbere bashyirwagaho nta ndahiro, Uwacu we yashyirishijweho indahiro y’Uwamubwiye ati «Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho: Uri Umuherezagitambo iteka ryose.» Ni kuri ubwo buryo Yezu ahagarariye Isezerano ryisumbuye. Byongeye kandi, abaherezabitambo ba mbere bakurikiranye ari benshi, kuko urupfu rwabatwaraga; ariko We, kuko ari uw’iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusimburanwaho. Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose. Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyirikuzo, akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo, ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo. Umuherezabitambo mukuru wese ashyirirwaho guhereza amaturo n’ibitambo, bikamubera ngombwa ko na we agira icyo atura. Mu by’ukuri, iyaba Yezu yari ari ku isi, ntiyaba umuherezabitambo, kuko hatabuze abahereza amaturo bakurikije Amategeko. Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.» Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere. Iyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri. Kuko Imana yabatonganyije, igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli, n’inzu ya Yuda; atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga. None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: ’Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.’ Maze hekuzagira uwongera kwigisha mugenzi we cyangwa ubwiriza umuvandimwe we, ati ’Umenye Nyagasani’, kuko bose bazaba banzi, kuva ku muto kugeza ku mukuru. Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka.» Kuvuga rero «isezerano rishya», ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho Isezerano rya mbere ryari rifite imihango irigenga, n’ingoro Imana isingirizwamo hano ku isi. Bari barashinze ihema, rigizwe n’ibyumba bibiri. Icya mbere cyabagamo ikinyarumuri, n’imigati y’umumuriko, kikitwa ahatagatifu. Hirya y’umubambiko wa kabiri hakaba icyumba cyitwa ahatagatifu rwose, cyabagamo urutambiro rwa zahabu rutwikirwaho imibavu, hakabamo kandi Ubushyinguro bw’Isezerano busizwe hose zahabu; muri bwo harimo agaherezo ka zahabu kuzuyemo manu, harimo kandi inkoni ya Aroni yari yarashibutseho indabo, n’ibimanyu by’amabuye byanditsweho Isezerano. Hejuru y’Ubushyinguro hakaba Abakerubimu b’ikuzo batwikiriye urwicurizo. Ariko si igihe cyo kuvuga umwirondoro w’ibyo byose. Ibikoresho iyo bimaze gutunganywa mu myanya yabyo, abaherezabitambo binjira igihe cyose mu cyumba cya mbere, bakahakorera imihango yo gusenga. Mu cyumba cya kabiri ho, umuherezabitambo mukuru ahinjira gusa rimwe mu mwaka, kandi yitwaje amaraso yo guhongerera ibyaha by’ubujiji bwe bwite, kimwe n’iby’imbaga. Roho Mutagatifu agaragaza atyo ko inzira y’ahatagatifu rwose itarugururwa mu gihe ingoro ya mbere ikiriho. Ni amarenga y’iki gihe turimo, atwumvisha ko amaturo n’ibitambo bihaturirwa bidashobora kugeza ku butungane umutima w’ukora iyo mihango. Ubwo ishingiye ku biribwa, ku binyobwa no kwisukurisha amazi, ni imihango iringaniye n’intege nke z’abantu, yemewe kuzageza igihe Imana izavugururira byose. Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari Umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe. Koko rero iyo hari uburage, ni ngombwa ko urupfu rw’uraga rubanza kugaragara. Uburage bugira agaciro iyo uraga yapfuye; naho iyo akiriho, nta gaciro buba bufite. Ni cyo cyatumye n’Isezerano rya mbere ritashoboye kubaho hatabanje kumenwa amaraso. Koko rero, igihe Musa yari amaze gutangariza imbaga amabwiriza yose uko yanditswe mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya, hamwe n’amazi, abimisha ku gitabo no ku mbaga yose akoresheje ubwoya bw’intama butukura n’icyuhagiro, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Imana yabageneye.» Hanyuma kandi ayo maraso ayuhagiza Ihema n’ibikoresho byose by’imihango mitagatifu. Bityo, nk’uko Amategeko abivuga, hafi ya byose bisukurishwa amaraso, maze ntihabe ibabarirwa ry’ibyaha, hatabanje kumenwa amaraso. Niba ibishushanya iby’ijuru bisukurwa kuri ubwo buryo, ni ngombwa ko iby’ijuru nyirizina bisukurwa n’ibitambo byisumbuyeho. Koko, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose. Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. Iyo bitaba ibyo, baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo. Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ’Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima. Mu gihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati «Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi». Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.» Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha. Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima, ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. Ntitukihunze amakoraniro yacu, nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje. Tumenye ko, niba dukomeje gucumura tubishaka, kandi twaramenyeshejwe ukuri kose, nta gitambo kindi gisigaye cyo guhongerera ibyaha byacu; ahasigaye ni ugutegereza urubanza rukaze n’inkongi y’umuriro uzatsemba ibyigomeke. Uwagira atya akarenga ku mategeko ya Musa, nta shiti azicwa nta mbabazi, niba byemejwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. Bizagendekera bite rero uzaba asuzuguye Umwana w’Imana, akandavuza amaraso y’Isezerano ry’Imana yamutagatifuje, kandi agatuka Roho Nyir’ingabire? Nimwiyumvishe ukuntu igihano azaba akwiye kizarushaho kuba gikaze. Ntituyobewe, Uwavuze ati «Uguhora ni ukwanjye; ni jye kandi utanga ibihembo», akongera ati «Nyagasani azacira urubanza umuryango we.» Ni akaga gakomeye kwibasirwa n’ikiganza cy’Imana Nzima. Nimwibuke uko mwatangiye mukimara kubona urumuri, ukuntu mwarwanye intambara ikomeye kandi ibabaje: rimwe mushungerwa mu bitutsi no mu bitotezo, ubundi mwifatanya n’abagirirwaga ayo marorerwa. Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho. Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye. Ubu icyo mukeneye ni ubutwari buzabafasha kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza mwasezeranijwe. Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze. Intungane yanjye izabeshwaho n’ukwemera; nyamara niba inyuze ukwayo, ntizongera guhimbaza umutima wanjye.» Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe. Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. Ukwemera ni ko kwahesheje abakera gushimwa n’Imana. Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ko ibigaragara bikomoka ku bitagaragara. Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose, aracyavuga na n’ubu. Ukwemera kwatumye Henoki ajyanwa, maze ahonoka urupfu, akaba rero nta wongeye kumubona, kuko Imana yamwijyaniye; koko mbere y’uko ajyanwa yari yaragaragaweho ko yanogeye Imana. Nuko rero nta we ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka. Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera. Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya. Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema, hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano. Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo. Ukwemera kwatumye na Sara, wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano. Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si. Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri; kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo. Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa. Ukwemera kwatumye, mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege, kandi yari yarahawe amasezerano, abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.» Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba n’amarenga y’ibizaza. Ukwemera kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha uzabafasha mu gihe kizaza. Ukwemera kwatumye Yakobo, igihe yari agiye gupfa, aha umugisha buri muhungu wa Yozefu, nuko apfukama yishingikirije inkoni ye. Ukwemera kwatumye Yozefu wendaga gupfa atangaza imitahukire y’abana ba Israheli, kandi agena n’uko bazagenzereza amagufa ye. Ukwemera kwatumye Musa, amaze kuvuka, ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu yose, kuko bari banyuzwe n’uburanga bwe, ntibatinya guca ku itegeko ry’umwami. Ukwemera kwatumye Musa, aho amariye gukura, yigurutsa kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, ahitamo kuburagizwa hamwe n’umuryango w’Imana aho kwishimishiriza mu byaha by’igihe gito. Yiyumvisha ko kwifatanya n’ugusuzugurwa k’umuryango watowe bitambukije kure agaciro ubukire bwose bwo mu Misiri, kuko amaso ye yari arangamiye indi ngororano. Ukwemera kwatumye yimuka mu Misiri ntiyakangwa n’uburakari bw’umwami, nuko ntiyahindagana amera nk’umuntu wizigiye Utaboneshwa amaso. Ukwemera kwatumye ahimbaza Pasika, maze asiga amaraso ku nzu z’Abayisraheli, kugira ngo Umunyacyorezo atarimbura abana b’imfura. Ukwemera kwabambukije Inyanja Itukura nko ku butaka bwumutse, mu gihe Abanyamisiri babiganye, bo bararohama. Ukwemera kwatumye inkuta zizitiye Yeriko zihirika, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi yose. Ukwemera kwatumye Rahabu w’ihabara atarimburwa hamwe n’ibyigomeke, kuko yakiranye amahoro intasi za Israheli. Mbese mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi. Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare, bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga. Hari n’abagore bazuriwe abana babo bari bapfuye. Hari n’abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa, kugira ngo bazashyikire ubugingo bwisumbuye bw’abazutse. Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko. Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota; hari abatorongeye, bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa, — abatari bagenewe kuba ab’isi — babuyeraga ku gasi no mu misozi, bahungira mu bigugu no mu masenga y’isi. Abo bose, n’ubwo Imana yashimye ukwemera kwabo, ntibashoboye gushyikira iyuzuzwa ry’amasezerano; kuko Imana yari iduteganyirije ibyiza biruseho, ntiyashatse kubageza ku ndunduro yabyo, tutari kumwe. Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? Niba muri abarindwabihano kandi abandi bose babihuriyeho, ubwo muri ibibyarirano, ntimuri abana b’ukuri. Twarezwe n’ababyeyi bacu b’umubiri kandi bitugwa neza; tuzarushaho dute rero kuyoboka Umubyeyi w’imitima yacu, ngo aduhaze ubugingo? Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo. Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. «Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se. Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira! Ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo bekongera kuryumva. «Ntibashoboye kwihanganira iri tegeko ryababwiraga ngo ’Nihagira uwegera uyu musozi, ndetse n’ubwo ryaba ari itungo rizicishwe amabuye.» Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!» Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro, mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli. Muririnde rero kwima amatwi Nyir’ukubabwira! Abanze kumva uwabahanuriraga hano ku isi ntibashoboye kuzibukira igihano; twebwe se tuzakitaza dute niba twirengagije Utubwirira mu ijuru? Ijwi rye ryahungabanyije isi kandi n’ubu aravuga ati «Hasigaye indi ncuro maze nekuzahungabanya isi yonyine, ahubwo ndetse n’ijuru.» Ayo magambo ngo «hasigaye indi ncuro» aratwumvisha ko ibyo bihindagurika ari ibintu byaremwe bizavanwaho, kugira ngo ibidahindagurika bihoreho iteka. Ubwo rero duhawe Ubwami budahindagurika, nidukomere kuri iyo ngabire, dukorere Imana ku buryo buyinogeye, mu cyubahiro n’igitinyiro, kuko Imana yacu ari umuriro ugurumana. Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe. Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi. Muzirikane abari mu buroko nk’aho mwabaye imbohe hamwe na bo; muzirikane kandi abababazwa kuko namwe mufite umubiri. Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi. Imibereho yanyu izire ubugugu, munyurwe n’ibyo mufite, kuko Nyagasani ubwe yavuze ati «Sinzaguhara, kandi sinzagutererana!» ku buryo dushobora kuvuga nta shiti tuti «Nyagasani arampagarikiye, ntakizantera ubwoba; mbese ni nde wagira icyo antwara?» Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo. Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose. Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro. Twebweho dufite urutambiro abakorera mu ihema badafitiye uruhusa rwo kurya ibiruvuyeho. Koko kandi amaraso y’ibitungwa ajyanwa n’umuherezabitambo mukuru ahatagatifu rwose ngo ahongerere ibyaha, naho inyama zabyo zigatwikirwa inyuma y’ingando. Ni na yo mpamvu Yezu yababarijwe inyuma y’umurwa, ngo amaraso ye bwite atagatifuze imbaga. Nidusohoke natwe tumusanganirire inyuma y’ingando, twikoreye agashinyaguro ke. Kuko nta murwa uzahoraho dufite hano ku isi, ahubwo turashakashaka umurwa w’igihe kizaza. Ku bwe rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo. Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo. Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira. Nimudusabire; mu by’ukuri umutimanama wacu uraboneye, kandi twiyemeje kugenza neza muri byose. Ndabasabye, nimusabe mushishikaye, kugira ngo nzashobore kubagarukamo vuba. Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka, Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen! Bavandimwe, ndabinginze ngo mwakire iri jambo ryo kubatera umwete, bikaba byatumye mbandikira ntarambuye. Mumenye ko umuvandimwe wacu Timote yafunguwe. Nangeraho vuba, ni we tuzazana kubasura. Nimutashye abayobozi banyu n’abatagatifujwe bose. Abo mu Butaliyani barabatashya. Ineza y’Imana ihorane namwe mwese! Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri, batuye mu mahanga, ndabaramutsa. Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi, mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa. Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga. Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose. Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye, n’umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe, kuko umukire azahita nk’ururabyo rw’icyatsi. Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose. Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranyije abayikunda. Nihagira ugwa mu gishuko, ntakavuge ati «Ni Imana inshuka», kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka. Buri muntu ashukwa n’irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya. Iyo iryo rari rimaze gusama, ribyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda. Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe. Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye. Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara, kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana. Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza. Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye: iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga. Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye. Niba hari uwibwira ko ari umuyoboke w’Imana, ariko ntashobore gutegeka ururimi rwe, aba yibeshya, n’iyobokamana rye riba ari ubusa. Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge. Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo. Koko rero, niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi, maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti «Wowe, icara muri uyu mwanya w’icyubahiro», naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye», ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye? Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda? Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko? Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe? Icyakora, niba mukurikiza itegeko rihatse yose nk’uko byanditswe ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe», mukora neza. Ariko niba mugira uruhande mubogamiraho, mukora icyaha, mugashinjwa n’itegeko murengaho. Koko rero, umuntu ukurikiza Itegeko ryose, ariko agateshuka ku ngingo yaryo imwe gusa, aba akwiye guhanwa nk’uwayishe yose, kuko Uwavuze ati «Ntuzasambane», yaranavuze ati «Ntuzice.» Niba rero utasambanye, ariko ukica, uba wishe amategeko. Nimuvuge kandi mukore nk’abantu bahamagariwe gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko ry’ubwigenge. Koko rero, urubanza ntirugira impuhwe ku muntu utaragize impuhwe; nyamara impuhwe zisesa urubanza. Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati «Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe», atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki? Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako. Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye. Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba. Muntu w’ikiburabwenge, waba ushaka se kumenya ko ukwemera kudafite ibikorwa kuba kwarapfuye? Ni ko ye, Abrahamu, umukurambere wacu, si ibikorwa byatumye aba intungane igihe atuye umuhungu we Izaki ku rutambiro? Urabona rero ko ukwemera kwajyanaga n’ibikorwa, n’ibikorwa bikuzuza ukwemera; maze hakarangira ijambo ry’Ibyanditswe rigira riti ’Nuko Abrahamu yemera Imana, bityo aba intungane’ kandi yitwa incuti y’Imana.» Murabona rero ko ari ibikorwa umuntu akesha kuba intungane, ntibibe mu kwemera konyine. Ni ko byagenze no kuri Rahabu w’ihabara: none se si ibikorwa yakesheje ubutungane igihe yakiraga za ntasi, kandi akazinyuza mu yindi nzira? Koko rero, nk’uko umubiri ubuze umwuka uba wapfuye, bityo n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Bavandimwe, ntimugahirimbanire mwese kuba abigisha. Murabizi ko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza rukomeye, kuko kenshi twese duteshuka mu magambo. Niba umuntu adateshutswe mu magambo, uwo nguwo aba ari umuntu nyawe, ushobora no gutegeka umubiri we wose. Niba dushyize imikoba mu munwa w’amafarasi kugira ngo atwumvire, dushobora no kuyobora umubiri wayo wose. Nimwitegereze n’amato; n’ubwo ari manini bwose kandi agasunikwa n’inkubi y’umuyaga, ayoborwa n’ingashya ntoya cyane, kugira ngo agane aho umusare ashaka. Bityo rero, n’ururimi ni urugingo rw’umubiri rungana urwara, ariko rukiratana ibikorwa bikomeye. Nimurebe ukuntu akariro gake gatwika ishyamba rinini rigakongoka. Ururimi na rwo ni nk’umuriro, isoko y’ibibi; rubarirwa mu myanya y’umubiri wacu, maze rukanduza umubiri wose, rukawutwikisha umuriro rukomora mu nyenga y’ikuzimu, rukangiza imibereho yacu yose. Koko rero nta bwoko na bumwe, bwaba ubw’inyamaswa z’inkazi, bwaba ubw’inyoni, bwaba ubw’ibikururuka ku butaka, bwaba ubw’amafi, nta na bumwe umuntu adashobora gutegeka; ariko ururimi, nta muntu n’umwe ushobora kurutegeka, rwo cyorezo kidahoshwa, rukaba rwuzuyemo uburozi bwica! Ni rwo tuvugisha dusingiza Nyagasani n’Umubyeyi, ariko akaba ari na rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana; bityo mu munwa umwe hagasohoka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe rero, ntibyari bikwiye kumera bityo. Ese ye, isoko ishobora kuvubura mu kobo kamwe amazi aryohereye n’amazi asharira? Cyo se bavandimwe, umutini ushobora kwera imizeti, cyangwa se umuzabibu ukera imitini? Bityo n’isoko irimo umunyu ntishobora gutanga amazi anyobwa. Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga. Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri. Ubwo buhanga ntibukomoka mu ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi. Koko rero, ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro. Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»? Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru. Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza. Kandi umucamanza n’utanga itegeko, ni umwe rukumbi: ni we ushobora kwica no gukiza. Uri nde rero, kugira ngo ucire mugenzi wawe urubanza? Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu», nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka! Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya», ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi. Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye. Naho mwebwe abakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje! Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk’umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y’indunduro! Umushahara w’abakozi basaruye imyaka mu mirima yanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n’imiborogo y’abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w’ingabo. Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi ku munsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije. Bavandimwe rero, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa. Namwe rero nimwihangane, mwikomeze umutima, kuko isesekara rya Nyagasani riri hafi. Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi, kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi. Ariko mbere ya byose, bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego» niba ari yego, cyangwa se «oya » niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza. Mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Hari uwishimye se? Naririmbe ibisingizo. Mwaba se mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze ibyaha, abibabarirwe. Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi. Dore Eliya yari umuntu nka twe, asabana umwete kugira ngo imvura itagwa, maze koko ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi atandatu; hanyuma yongera gusaba, maze ijuru rivubura imvura, isi yera imbuto... Bavandimwe, niba muri mwe hari uwahabye, maze akitarura ukuri, hanyuma bakamugarura, mumenye ko ugaruye umunyabyaha, akamukura mu nzira yari yarayobeyemo, aba akijije ubuzima bw’umunyabyaha kandi agatsemba ibyaha bitabarika. Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya, mukaba ari mwebwe Imana Data yatoranije bikurikije umugambi wayo, ikabatagatifurisha Roho kugira ngo mujye mwumvira Yezu Kristu kandi musukurwe n’amaraso ye: ineza n’amahoro nibibasenderemo! Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru, mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka. Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu. Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana. Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira. Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira. Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera, mukiri mu bujiji; ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.» Niba mwiyambaza Imana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira, kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi; kuko muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu; ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure. Kristu ni We watoranyijwe mbere y’ihangwa ry’isi, kandi agaragazwa mu bihe by’indunduro ku mpamvu yanyu. Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana. Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose, mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Ikinyamubiri cyose ni nk’icyatsi, n’ikuzo ryacyo rikaba nk’iry’ururabyo rw’icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rugahunguka; ariko ijambo ry’Uhoraho rizahoraho iteka.» Iryo jambo rero ni ryo Nkuru Nziza mwamenyeshejwe. Nuko rero nimwitandukanye n’icyitwa ubugome n’ubuhendanyi bwose, icyitwa uburyarya, ishyari n’ubuzimuzi cyose. Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu, niba koko mwarasogongeyeho mukumva ukuntu Nyagasani aryohereye. Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana; bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu. Koko Ibyanditswe bivuga ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’insanganyarukuta, ibuye ry’indobanure kandi rifite agaciro gakomeye, maze uzaryishingikirizaho wese, ntazakorwe n’ikimwaro.» Mwebwe rero abemera, iryo kuzo ni iryanyu, naho ku batemera «ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta, ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.» Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’Imana, kandi ni na cyo bagenewe. Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe. Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama. Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho. Nimuyoboke rero ubutegetsi bwose bw’abantu ku mpamvu ya Nyagasani: yaba umwami mu mwanya we w’ikirenga, baba abatware batumwe na we kugira ngo bahane abagiranabi kandi bashime abakora neza; kuko icyo Imana ishaka ari uko mwacubya ubujiji bw’abantu b’ibiburabwenge, kubera ibikorwa byanyu byiza. Nimubeho nk’abantu bigenga, ariko ntimukoreshe ubwo bwigenge muhishira ubugome bwanyu, ahubwo mubeho nk’abagaragu b’Imana. Nimwubahe abantu bose, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana kandi muhe umwami icyubahiro. Bagaragu, nimwubahe ba shobuja mubikuye ku mutima, atari abeza n’abagwaneza bonyine, ahubwo ndetse n’ab’indashoboka. Koko rero kwiyumanganya imibabaro yose ugirirwa uzira akarengane ni ingabire, iyo bigiriwe guhesha Imana ikuzo. Murabona byabamo kuzo nyabaki kwiyumanganya inkoni mukubitwa, niba mwakoze ikosa? Ariko niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’Imana. Nuko rero, icyo ni cyo mwahamagariwe, kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu, akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye: We utigeze akora icyaha, kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma; agatukwa, ariko ntasubize igitutsi, mu bubabare bwe ntagire uwo akangara, ahubwo akiragiza umucamanza w’intabera; We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane. Ni We nyir’ibikomere byabakijije. Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu. Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo, bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro. Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana. Ngiyo imirimbire y’abagore b’intungane babayeho kera bizera Imana kandi bakumvira abagabo babo: twavuga nka Sara wumviraga Abrahamu akamwita umutegetsi. Namwe muri abakobwa be igihe cyose muba mukora icyiza, mudatinya igikangisho icyo ari cyo cyose. Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu. Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi. Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage. Koko rero, «Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi mihire, agomba kurinda ururimi rwe kuvuga ikibi, n’umunwa we ntuvuge amagambo y’ibinyoma. Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire. Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.» Ni nde uzabagirira nabi niba mushishikariye gukora icyiza? N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima; ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu, kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu. Nyamara ariko, mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro. Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi. Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu, ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu, wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha. Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha kugira ngo abeho adakurikije irari ry’abantu, ahubwo agakora icyo Imana ishaka, igihe cyose ashigaje kubaho mu mubiri. Koko rero, igihe cyahise cyari kibahagije kugira ngo mukore ibyo abatemera Kristu bifuza, mubeho mu ngeso mbi, mu byifuzo bibi, mu businzi, mu irari ryo kurya no kunywa no mu mihango igayitse y’ibigirwamana. Bityo, batangazwa no kubona mutakirukanka nka bo inyuma y’izo ngeso mbi zose, maze bakabatuka. Nyamara bazabyibarizwa n’Imana, Yo yiteguye gucira imanza abazima n’abapfuye. Ni cyo cyatumye Inkuru Nziza yamamazwa ndetse no mu bapfuye, kugira ngo nibamara gucirwa urubanza rw’abantu ku mubiri, bazashobore kubana n’Imana babikesheje Roho Mutagatifu. Nyamara iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga. Mbere ya byose ariko, mugirirane iteka urukundo nyarwo, kuko urukundo rubabarira ibyaha bitabarika. Mujye mucumbikirana mu ngo zanyu nta kwinuba, mufashanye buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana. Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen! Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye, ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira. Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu, kuko Roho nyir’ikuzo, ari na we Roho w’Imana, azaba ari kumwe namwe. Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi. Nihagira uhorwa ko ari umukristu, ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina. Koko igihe kirageze cy’uko urubanza rutangira, kandi rugahera ku muryango w’Imana. Ruramutse se ari twe rutangiriyeho, amaherezo yazaba ayahe ku banze kwemera Inkuru Nziza y’Imana? Niba se byaranditswe ngo «Intungane ikizwa biruhanyije», hazacura iki ku mugome n’umunyabyaha? Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza. Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa. Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka; mukabyemera atari ukwishakira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi. Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza; maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo. Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» Nimwicishe bugufi rero mu nsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru. Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho. Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera. Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n’abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite na bo bene iyo mibabaro. Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa. Niharirwe ububasha, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen! Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho. Imbaga y’abatowe iri i Babiloni irabaramutsa, kimwe na Mariko umwana wanjye. Nimuramukanye mu muhoberano wa kivandimwe. Abari muri Kristu mwese, nimugire amahoro! Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu: nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu. Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite. Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana, mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari. Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi, ubumenyi mubwongereho ubwizige, ubwizige mubwongereho ubudacogora, ubudacogora mubwongereho ubusabaniramana, ubusabaniramana mubwongereho umubano wa kivandimwe, umubano wa kivandimwe muwongereho urukundo. Kuko ibyo nibibarumbukamo, bitazasiga muri abanebwe cyangwa nta cyo mwungutse mu byerekeye kumenya Umwami wacu Yezu Kristu. Naho ubundi, umuntu ubuze ibyo ngibyo, ameze nk’impumyi ihunyeza, akibagirwa ko yahanaguweho ibyaha bye bya kera. Ni cyo gituma rero, bavandimwe, mugomba kwiyongeramo imbaraga kugira ngo mukomere ku ihamagarwa ryanyu n’ubutore bwanyu; nimubigenza mutyo, nta bwo muzigera mugwa bibaho. Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nanone kandi, mpora mbibibutsa n’ubwo nyine mubizi neza kandi mukaba mukomeye muri uko kuri. Nyamara ndatekereza ko igihe nkiri hano ku isi ngomba kubakangurisha inyigisho zanjye, kuko nzi neza yuko igihe cyanjye cyo gupfa cyegereje, nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu yabimenyesheje. Nyamara ariko, nzashyiraho umwete kugira ngo na nyuma y’urupfu rwanjye, muzashobore guhora muzirikana izo nyigisho. Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo. Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.» Natwe ubwacu iryo jwi twararyiyumviye rituruka mu ijuru, igihe twari kumwe na We ku musozi mutagatifu. Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu. Mbere ya byose ariko, mumenye neza ko nta muntu ushobora ku bwe kwisobanurira ubuhanuzi na buke buri mu Byanditswe, kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana. Uko habayeho abahanurabinyoma mu muryango wa Israheli, ni na ko muri mwe hazaduka abigishabinyoma bazana rwihishwa inyigisho zitera amakimbirane, bigeza n’aho bihakana Umutware wabacunguye, bityo ntibazatinde kwikururira ubucibwe. Hari benshi kandi bazabakurikira muri ubwo buyobe bwabo, maze batume inzira y’ukuri isuzugurika. Ubugugu bwabo buzabatera kubashakaho inyungu, babarye imitsi, babashukisha akarimi keza. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwaraciwe, n’ubucibwe bwabo ntiburi kure. Koko rero, Imana ntiyababariye abamalayika bacumuye, ahubwo yaraboretse, ibagabiza umwijima wo mu nyenga y’ikuzimu, kugira ngo bategereze gucirwa urubanza. Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane. Hanyuma itsemba imigi ya Sodoma na Gomora, iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abagome bo mu bihe byakurikiyeho. Irongera irokora intungane Loti, wari washavujwe n’imibereho y’abo bagome b’ibyomanzi; kuko iyo ntungane yari ituye rwagati muri bo, igahora ibabona kandi ikabumva, maze uko bukeye umutima we uharanira ubutungane ugahora ubabaye cyane, kubera ibikorwa byabo biteye ishozi. None rero, Nyagasani ashobora kuvana mu magorwa abamuyobotse, naho abagome akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo bahanwe: abo aheraho mbere na mbere, ni abatwarwa n’irari ribi ry’umubiri, maze bagahinyura ubutegetsi bw’Imana. Abo biyemera, bagashira isoni, ntibatinya no gutuka Abakujijwe; nyamara abamalayika n’ubwo basumbya abo Bakujijwe imbaraga n’ububasha, ntibahangara kubatuka bene ako kageni mu maso ya Nyagasani. Ariko abo bantu, bakoreshwa na kamere yabo nk’inyamaswa zitagira ubwenge, zivukira gufatwa mu mutego no kubora, bagatuka ibyo batazi, bazabora nk’izo nyamaswa nyine; bazaronke batyo igihembo cy’ubugome bwabo. Bishimira kwiyandarika ku mugaragaro; ni abantu buje ingeso mbi n’imyanda, bagahimbazwa no kubariganya ndetse n’igihe baba bamaze kurengwa basangira namwe. Amaso yabo yatwawe n’ubusambanyi gusa, ntibahage ibyaha; bagashukashuka bene imitima idafashe; bakaba aba mbere mu kurarikira ibibi, bityo bakaba ibyohe. Bitaruye inzira iboneye, bayoba bakurikira inzira ya Balamu mwene Bewori wemeye gushukwa n’igihembo cy’ubugome, ariko uwo muhanuzi aza guhanirwa ukutumvira kwe, igihe indogobe ye, yo nyamaswa idashobora kuvuga, ivuze nk’umuntu ikaburizamo ubusazi bwe. Abo bantu ni nk’amariba atagira amazi, cyangwa ibicu bihuherwa n’umuyaga; bakaba bazigamiwe umwanya mu mwijima w’icuraburindi. Koko rero, bungikanya ibigambo bitagira shinge na rugero, maze ibyifuzo bibi by’umubiri bigatuma bashukashuka abari bakimara kwitandukanya n’abantu bakiri mu mafuti. Babasezeranya ubwigenge kandi na bo ubwabo ari abacakara b’ingeso mbi, kuko buri muntu ari umucakara w’icyamutsinze. Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku; byajyaga kurutaho kuri bo iyo batamenya inzira y’ubutungane, aho guhita birengagiza itegeko ritagatifu bamenyeshejwe. Ibyababayeho bihuje mu by’ukuri n’uyu mugani ugira uti «Imbwa yasubiye ku birutsi byayo». cyangwa ngo «Ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayo.» Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye. Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza. Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite, maze bakazabakwena bagira bati «Mbese isezerano ry’uko azaza ryaba rigeze he? Kuko kuva igihe ababyeyi bacu bapfiriye, byose bikomeza kuba uko byari bimeze mu ntangiriro y’iremwa ry’isi.» Iyo bavuga batyo, baba birengagiza ko kera cyane higeze kubaho ijuru hamwe n’isi yakuwe mu mazi, ariko ikagumya gufatana n’ayo mazi ku bw’Ijambo ry’Imana, akaba ari na cyo cyatumye isi ya kera irengwaho n’amazi, ikarimbuka. Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana. Nyamara rero, nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira. Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane. Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana, mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka. Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura. Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo. Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe. Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose, aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana, ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe. Nuko rero, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye, hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu. Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen! Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere. Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose. Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo. Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose. Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We. Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo. Nkoramutima zanjye, nta bwo ari itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni itegeko risanzweho mwari mufite kuva mu ntangiriro. Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. Nyamara kandi, ni itegeko rishya mbandikiye — ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe — kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse. Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima. Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo cyashobora kumugusha. Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso. Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu. Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi. Narabandikiye rero, bana banjye, kuko mwamenye Imana Data. Narabandikiye, babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye, rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’Imana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi. Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo. Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze. Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu. Mwebweho, Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi. Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri. Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana. Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data. Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiro nibubagumemo. Niba ubwo butumwa mwumvise kuva mu ntangiriro bubagumyemo, namwe muzaguma muri Mwana no muri Data. Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho. Ngibyo rero ibyo nagira ngo mbandikire ku byerekeye abashaka kubayobya. Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha. Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe. Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye. Niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We. Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge. Umuntu wese ukora icyaha, aba arwanyije itegeko, kuko icyaha ari ukurwanya itegeko. Ariko rero muzi ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri We. Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi. Naho ucumura wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. Twana twanjye, ntihakagire ubayobya. Umuntu ukora ibitunganye aba ari intungane, nk’uko Yezu ari intungane. Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi. Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana. Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana. Dore rero ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro: tugomba gukundana. Ntitukagenze nka Kayini, we wakomokaga kuri Sekibi, agahotora umuvandimwe we. Yamuhotoye abitewe n’iki? Ni uko ibikorwa bye byari bibi, naho iby’umuvandimwe we bikaba bitunganye. Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga. Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze. Umuntu wese wanga umuvandimwe we, ni umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho muri we. Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu. Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute? Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose. Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo. Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi. Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma. Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu. Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Nguko uko urukundo rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iy’isi. Nta bwoba bubangikana n’urukundo; ahubwo urukundo rushyitse rwirukana ubwoba, kuko ubwoba buterwa n’igihano maze ufite ubwoba ntagire urukundo rushyitse. Twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo. Ufite Mwana, aba afite ubugingo; naho udafite Umwana w’Imana, nta bugingo aba afite. Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho. Dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab'isi bose bakagengwa na Sekibi. Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho. Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana. Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri — nyamara si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abandi bose bashoboye kumenya ukuri — mbitewe n’ukuri kudutuyemo, kandi kukazatugumamo ubuziraherezo. Twese nitugire ineza, impuhwe n’amahoro bituruka ku Mana Data, no kuri Yezu Kristu Umwana wayo, mu kuri no mu rukundo. Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse. Dore rero Mubyeyi, icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro: tujye dukundana. Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira. Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu. Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye. Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana. Nihagira umuntu uza abagana, atari uzanye izo nyigisho, ntimukamwakire iwanyu, ndetse ntimukamuramutse; kuko umuramukije, aba asangiye na we ibikorwa bye bibi. Mfite byinshi nagombaga kubandikira, nyamara sinshaka gukoresha urupapuro na wino; kuko nizeye kuzaza iwanyu nkabibibwirira ubwanjye, kugira ngo ibyishimo byacu bisendere. Abana b’umuvandimwe wawe watoranyijwe, na bo baragutashya. Nkoramutima yanjye Gayo, ndakwandikiye, jyewe Umukuru wawe, ugukunda mu kuri: ndakwifuriza kumererwa neza muri byose, kandi ngo uhorane ubuzima bwiza bw’umubiri, nk’uko ufite ubw’umutima. Nkoramutima yanjye, narishimye cyane igihe abavandimwe bamwe baje hano, nkabumva barata ukuri ugaragaza mu mibereho yawe, mbese ukuntu ugendera mu kuri. Nta cyanshimishije kuruta ibindi nko kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. Nkoramutima yanjye, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi. Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana. Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera. Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri. Nandikiye Kiliziya akajambo, ariko rero Diyotirefesi ukunda gutegeka byose, yanze kutwumva. Ni cyo gituma igihe nzazira, nzamagana mu ruhame iyo migenzereze ye, n’amagambo ye mabi yasakaye hose adusebya. Nyamara si n’ibyo gusa, yanze no kwakira abavandimwe; n’abashatse kubakira arabibabuza, ndetse akabaca mu Kiliziya. Nkoramutima yanjye, ntukigane ikibi, ahubwo wigane ikiri cyiza. Ukora icyiza aba akomoka ku Mana, naho ukora ikibi ntiyabonye Imana. Ku byerekeye rero Demetiriyo, abantu bose baramushima, ndetse n’Ukuri ubwako kurabihamya. Natwe kandi turamushima, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri. Mfite byinshi nagombaga kukwandikira, nyamara sinshaka gukoresha wino n’ikaramu; kuko nizeye ko tuzabonana bidatinze, maze tukaganira. Gira amahoro! Incuti ziragutashya. Undamukirize kandi n’incuti zacu, buri muntu ukwe. Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu: nimusenderezwe impuhwe, n’amahoro n’urukundo. Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe. Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu. N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera. Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza. Naho abaturage ba Sodoma na Gomora, n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose. Ni kuri ubwo buryo abo bantu na bo, mu busazi bwabo, bahindanya umubiri wabo, bagasuzugura Ubutegetsi bw’Imana kandi bagatuka Abakujijwe. Nyamara n’igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa, ntiyatinyutse no guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati «Imana izaguhane.» Nyamara abo bantu bo, icyo batazi baragituka; n’ibyo bazi kandi ku buryo bw’inyamaswa itazi ubwenge, nta kindi bibamarira usibye kuboreka. Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore. Abo ni bo banduz isangira ryanyu rya kivandimwe, igihe bakora iminsi mikuru kandi bauzuza inda zabo nta soni bafite. Ni nk’ibicu bitagira amazi bihuherwa n’umuyaga, bakamera nk’ibiti bitagira imbuto kandi ari igihe cy’umwero, ibiti byarandutse kandi byumiranye. Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi. Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu, kugira ngo acire abantu bose urubanza, maze ahane abagomeramana base abaziza ibikorwa byabo bibi, n’amagambo agayitse abanyabyaha batiyubaha bavuze, barwaya Imana.» Ni abo ngaba rero! Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo. Naho rero mwebwe, nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu. Barababwiye bati «Mu bihe bya nyuma hazaduka abantu b’abaneguranyi bazabaho bakurikije ingeso mbi z’ubugomeramana.» Ni abo ngaba rero! Ni bo bazana ubushyamirane, bakagira ibitekerezo by’isi, ntibagire muri bo Roho Mutagatifu. Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu; mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho. Nimugirire impuhwe abagishidikanya; mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo. Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen! Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye, kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo, ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. Arahirwa usoma kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje. Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami, no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko, Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, — uwo ni Nyagasani Imana ubivuga — Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose. Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’ijambo ry’Imana, n’iy’ubuhamya bwa Yezu. Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti «Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.» Ubwo ndahindukira, kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’Umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu; naho umutwe we n’imisatsi ye byereranaga nk’ubwoya bw’intama y’umweru, mbese nk’urubura, n’amaso ye arabya nk’umuriro ugurumana. Ibirenge bye byasaga n’umuringa w’agaciro gakomeye, watunganyirijwe mu ruganda, naho ijwi rye ari nk’inyanja isuma. Mu kiganza cy’iburyo afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hagasohoka inkota ityaje amugi yombi. Uruhanga rwe rwarabengeranaga, boshye izuba ry’amanywa y’ihangu. Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. None rero, andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma. Naho ku byerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’amatara arindwi ya zahabu, dore icyo bisobanura: inyenyeri ndwi ni abamalayika ba Kiliziya ndwi, naho amatara arindwi akaba nyine izo Kiliziya uko ari indwi. Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati ’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo. Nyamara hari icyo ngushima: ni uko wanga ibikorwa by’Abanikolayi, nk’uko nanjye ubwanjye mbyanga.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati ’Nzi neza amagorwa yawe n’ubukene bwawe — nyamara uri umukungu —, kandi nzi ko uvugwa nabi n’abiyita Abayahudi; nta bwo ari bo rero, ahubwo ni ikoraniro rya Nyakibi. Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Perigamo, uti «Wa wundi ufite inkota ityaje amugi yombi, aravuga ati ’Nzi neza aho utuye: ni ho hari intebe ya Sekibi. Ariko kandi, wakomeje kwizirika ku izina ryanjye, ntiwanyihakana, kabone no mu gihe cya Antipasi, umugaragu wanjye udahemuka wiciwe iwanyu, aho Sekibi atuye. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko iwawe hari bamwe bakihambira ku nyigisho za Balamu, wa wundi wagiraga inama Balaki ngo ashuke Abayisraheli, ngo barye inyama zatuwe ibigirwamana, kandi ngo bohoke mu buhabara. Iwawe na none, hari abakihambira ku nyigisho z’Abanikolayi. Gira wisubireho rero, bitabaye ibyo ngiye kuza bidatinze, maze mbarwanye n’inkota y’akanwa kanjye.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Tiyatira uti «Umwana w’Imana, wa Wundi ufite amaso arabya nk’umuriro ugurumana, n’ibirenge bisa n’umuringa w’agaciro gakomeye, aravuga ati ’Nzi neza ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwemera kwawe, ukwitangira abandi kwawe n’ubwiyumanganye bwawe. Ibikorwa byawe biheruka, bishumbije ibya mbere ubwinshi. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko worohera Yezabeli, uwo mugore wiyita umuhanuzikazi, maze akayobya abagaragu banjye, abigisha kohoka mu buhabara no kurya inyama zatuwe ibigirwamana. Namuhaye igihe kugira ngo yisubireho, ariko ntashaka kwisubiraho ngo areke ubuhabara bwe. None dore ngiye kumujugunya ku buriri bw’amagorwa akaze, we na bagenzi be bafatanije ubuhabara, keretse niba bisubiyeho bakareka ibyo bikorwa byabo. Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye. Ariko kandi mbibabwire, mwebwe ab’i Tiyatira, mutigeze muyoboka iryo dini, ntimunamenye ibyo bita ’amabanga ya Sekibi’, sinzabagerekaho undi mutwaro. Gusa rero, ibyo mutunze mubikomereho, kugeza igihe nzazira. Uzatsinda, akazaba yarakomeje kugenza uko nshaka kugeza ku ndunduro, nzamuha ububasha ku mahanga, ayategekeshe inkoni y’icyuma, ayajanjagure nk’umena ibibindi by’ibumba, mbese nk’uko nanjye ubwo bubasha nabuhawe na Data; kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi, uti «Wa Wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati ’Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye. Ba maso, kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye. Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso, ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye. Nyamara aho i Saridi, uhafite abantu bakeya batanduje imyambaro yabo; abo ni bo tuzajyana bambaye imyambaro yererana, kuko babikwiriye. Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Filadelifi, uti «Nyirubutagatifu na Munyakuri, wa Wundi ufite urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, yakingura ntihagire n’umwe washobora gukinga, yakinga ntihagire n’umwe ubasha gukingura, aravuze ati ’Nzi neza ibikorwa byawe. Dore nashyize imbere yawe umuryango ukinguye, utagira n’umwe wabasha kuwukinga. Ufite imbaraga nke, nyamara washoboye gukomera ku ijambo ryanjye, kandi ntiwihakana izina ryanjye. Ngaha nkweguriye abantu bo mu ikoraniro rya Sekibi, ba bandi biyita Abayahudi kandi atari bo, kuko ari ababeshyi. Dore ngiye gutuma baza kugupfukamira, kandi bemeye ko ngukunda. Kubera ko wakomeye ku ijambo ryanjye ubigiranye ubwiyumanganye, nanjye nzagukomeraho igihe cy’amagorwa agiye kugwirira isi yose, akazabera ikigeragezo abatuye isi. Ngaha ndaje bidatinze. Komera ku byo utunze, hato hatagira ugutwara ikamba. Uzatsinda, nzamugira inkingi mu Ngoro y’Imana yanjye, kandi ntazigera ayisohokamo bibaho, maze mwandikeho izina ry’Imana yanjye, hamwe n’izina ry’umurwa w’Imana yanjye ari wo Yeruzalemu nshya imanutse mu ijuru iva ku Mana, ndetse mwandikeho n’izina ryanjye rishya.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya, uti «Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana, aravuga ati ’Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye. Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze, jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare, maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga ku maso yawe, maze wongere ubone. Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero, shishikara kandi wisubireho! Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye. Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.» Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.» Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho. Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ya zahabu ku mutwe wabo. Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi, n’inkuba. Amatara arindwi yakiranaga imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana. Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa n’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije, hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.» Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami, bavuga bati «Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.» Nuko mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi. Ubwo mbona Umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati «Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo?» Ariko ari mu ijuru, ari ku isi, ari n’ikuzimu, ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Nuko ndarira cyane, kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati «Wirira! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi, yaratsinze; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.» Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe, ahagaze hagati y’intebe y’ubwami, akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose. Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami. Ngo amare kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.» Nuko ngo ndebe, numva ijwi ry’abamalayika batabarika, bakikije intebe y’ubwami na bya Binyabuzima n’Abakambwe. Bari ibihumbi n’ibihumbi; amagana n’amagana, bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo.» Maze icyitwa ikiremwa cyose, ari mu ijuru ari ku isi, ari ikuzimu, ari no mu nyanja, mbese ibyaremwe byose bihari, mbyumva bivuga biti «Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’Uwicaye ku ntebe y’ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» Naho bya Binyabuzima bine bigasubiza, biti «Amen!» Ba Bakambwe na bo barapfukama, barasenga. Hanyuma mbona Ntama ahambuye iya mbere muri za kashe ndwi; numva icya mbere muri bya Binyabuzima giteye hejuru mu ijwi nk’iry’inkuba, kiti «Ngwino!» Ngo ndebe, mbona ifarasi y’umweru, uwari uyicayeho afite umuheto, nuko ahabwa ikamba maze agenda ari umutsinzi, kandi ngo azahore atsinda. Igihe ahambuye ikashe ya kabiri, numva Ikinyabuzima cya kabiri giteye hejuru, kiti «Ngwino!» Maze hasohoka indi farasi itukura nk’umuriro. Uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gutsemba amahoro ku isi, kugira ngo abantu bamarane; nuko ahabwa inkota ndende cyane. Igihe ahambuye ikashe ya gatatu, numva Ikinyabuzima cya gatatu giteye hejuru, kiti «Ngwino!» Ndebye, mbona ifarasi y’umukara, uyicayeho afite umunzani mu kiganza. Nuko numva rwagati muri bya Binyabuzima bine, ikintu kimeze nk’ijwi ryavugaga riti «Idenari imwe ku ndengo y’ingano, n’indengo eshatu z’ingano za bushoki ku idenari imwe. Naho amavuta na divayi byo ntubikoreho.» Nuko igihe ahambuye ikashe ya kane, numva Ikinyabuzima cya kane giteye hejuru, kiti «Ngwino.» Maze ndebye, mbona ifarasi isa n’icyatsi; uwari uyicayeho bamwitaga «Rupfu», kandi na Kuzimu yari amukurikiye. Nuko bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo bagitsembeshe inkota, inzara, urupfu n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi. Igihe ahambuye ikashe ya gatanu, mbona mu nsi y’urutambiro roho z’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya batanze. Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?» Nuko buri wese muri bo ahabwa ikanzu yererana, kandi basabwa kuba bihanganye igihe gito, kugeza ubwo umubare wa bagenzi babo n’abavandimwe babo bagiye gupfa rumwe uzuzurira. Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso. Inyenyeri zo ku ijuru zihanantuka zigwa ku isi, boshye imbuto mbisi z’umutini zihungabanyijwe n’umuyaga w’inkubi. Ijuru riribumba nk’igitabo bazinze, imisozi yose n’ibirwa bitirimuka mu mwanya wabyo. Abami b’isi, abatware, abagaba b’ingabo, abakire n’ibikomerezwa, abacakara n’abantu bigenga, bose bihisha mu buvumo no mu masenga yo mu gasozi, bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.» Koko rero, umunsi ukomeye w’uburakari bwe wageze; ni nde noneho uzabasha kuwurokoka? Nyuma y’ibyo, mbona abamalayika bane bahagaze mu mpande enye z’isi. Bari bakumiriye imiyaga ine yo ku isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuhera ku isi, ku nyanja cyangwa se ku giti na kimwe. Nuko ndongera mbona undi mumalayika uzamuka ava iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja, ati «Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.» Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli. Abo mu muryango wa Yuda: abantu ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso, Abo mu muryango wa Rubeni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Gadi: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Asheri: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Nefutali: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Manase: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Simewoni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Levi: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Isakari: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Zabuloni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Yozefu: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Benyamini: abantu ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso. Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama.» Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati «Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!» Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he?» Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. Ni yo mpamvu bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayiha icyubahiro amanywa n’ijoro mu Ngoro yayo, maze Uwicaye ku ntebe y’ubwami, akazabugamisha mu ihema rye. Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyokere cyaryo, ntibizabageraho ukundi, kuko Ntama uri rwagati y'intebe y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.» Igihe ahambuye ikashe ya karindwi, mu ijuru haratuza bimara nk’igice cy’isaha... Nuko mbona abamalayika barindwi bahagaze imbere y’Imana; bahabwa uturumbeti turindwi. Undi mumalayika araza, ahagarara iruhande rw’urutambiro, afite icyotero cya zahabu, maze ahabwa imibavu myinshi kugira ngo ayiture hamwe n’amasengesho y’abatagatifu bose, ku rutambiro rwa zahabu ruri imbere y’intebe y’ubwami. Umwotsi w’imibavu wacumbekeraga mu kiganza cy’uwo mumalayika, uzamuka imbere y’Imana, hamwe n’amasengesho y’abatagatifu. Nuko umumalayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro arahuye ku rutambiro, maze awumena ku isi: ubwo haba imihindagano nk’iy’inkuba, urusaku, imirabyo n’umutingito w’isi. Noneho ba bamalayika barindwi bari bafite uturumbeti turindwi bitegura kutuvuza. Uwa mbere ngo avuze akarumbeti ke: urubura n’umuriro uvanze n’amaraso bigwa ku isi, maze igice cya gatatu cy’isi kirashya, n’igice cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibimera byose birakongoka. Umumalayika wa kabiri na we avuza akarumbeti ke: nuko ikintu kimeze nk’umusozi munini ugurumana kiroha mu nyanja, maze igice cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso; igice cya gatatu cy’ibiremwa biba mu nyanja kirapfa, n’igice cya gatatu cy’amato kirasenyuka. Hanyuma umumalayika wa gatatu avuza akarumbeti ke: nuko inyenyeri nini cyane ihanantuka mu ijuru igurumana nk’ifumba y’umuriro, igwira igice cya gatatu cy’inzuzi no ku masoko y’amazi. Iyo nyenyeri yitwaga «Ndurwe». Nuko igice cya gatatu cy’amazi gihinduka indurwe, kandi abantu benshi barapfa kubera amazi yari yakarishye. Umumalayika wa kane na we avuza akarumbeti ke: nuko igice cya gatatu cy’izuba, igice cya gatatu cy’ukwezi, n’igice cya gatatu cy’inyenyeri birakobana; kimwe cya gatatu cyabyo kirijima, ku buryo amanywa yatakaje igice cya gatatu cy’umucyo n’ijoro bikaba bityo. Nuko ndebye, numva ijwi rya kagoma yatambaga hejuru cyane mu kirere risakuza riti «Mwiyimbire! Mwiyimbire! Mwiyimbire abatuye isi, ku mpamvu y’umworomo w’uturumbeti tw’abamalayika batatu bagomba kongera kuvuza!» Nuko umumalayika wa gatanu aherako avuza akarumbeti ke: maze mbona inyenyeri ihanantutse ku ijuru, yituye ku isi, ihabwa urufunguzo rw’inyenga. Iyo nyenyeri ikinguye inyenga, hacucumukamo umwotsi umeze nk’uwo mu itanura rinini, maze izuba n’ikirere birijima. Nuko muri uwo mwotsi hasohokamo inzige zikwira ku isi; zihabwa ububasha nk’ubwa za manyenga zo ku isi, ariko zibuzwa kugira icyatsi cyo ku isi zikoraho, ku kimera cyose cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose, keretse gusa ku bantu badafite ku gahanga ikashe y’Imana. Icyakora ntizahabwa uruhushya rwo kubica, ahubwo zemererwa gusa kubababaza amezi atanu yose. Ububabare bw’urumwe n’inzige bukababaza nk’ubwa manyenga, iyo irumye umuntu. Muri iyo minsi rero, abantu bazashakashaka urupfu ariko barubure; bazifuza gupfa, ariko urupfu rubahunge. Izo nzige zari zimeze nk’amafarasi yambariye urugamba, zikagira ku mitwe yazo ibintu bimeze nk’amakamba ya zahabu, naho mu maso hazo hagasa n’ah’abantu. Zari zifite imisatsi nk’iy’abagore, amenyo yazo ari nk’ay’intare. Zari zimeze kandi nk’izambaye umwambaro w’icyuma, urusaku rw’amababa yazo ari nk’urw’amagare akururwa n’amafarasi menshi yiruka agana urugamba. Zikagira imirizo nk’iya za manyenga, ikabamo imbori, kandi muri iyo mirizo hakabamo n’ububasha bwo kugirira nabi abantu mu mezi atanu yose. Umwami wazo akaba umumalayika w’ikuzimu, mu gihebureyi akitwa Abadoni, naho mu kigereki akitwa Apoliyoni. Icyago cya mbere kirarangiye. Dore rero ibyago bibiri na byo bikurikiyeho. Nuko umumalayika wa gatandatu avuza akarumbeti ke: numva ijwi riturutse mu mahembe y’urutambiro rwa zahabu ruri imbere y’Imana. Ryabwiraga umumalayika wa gatandatu wari ufite akarumbeti, riti «Rekura abamalayika bane baboheye ku ruzi rwa Efurati.» Nuko arekura ba bamalayika bane bari biteguye bategereje iyo saha, uwo munsi, uko kwezi n’uwo mwaka, bagombaga kwica igice cya gatatu cy’abantu. Umubare w’ingabo zarwaniraga ku mafarasi ni igihumbi n’uduhumbagiza ukubye kabiri. Ni wo mubare wabo numvise. Dore uko nabonye, mu ibonekerwa ryanjye, amafarasi n’abayagenderaho: bari bambaye imyambaro y’icyuma igurumana nk’umuriro, ifite ibara ry’ikigina n’iry’ubujeni. Amafarasi yari afite imitwe nk’iy’intare, ibinwa byayo bikaruka umuriro, umwotsi n’ubujeni. Nuko igice cya gatatu cy’abantu kirarimbuka, kizize ibyo byorezo uko ari bitatu: umuriro, umwotsi n’ubujeni, byarutswe n’ayo mafarasi. Koko rero ububasha bw’amafarasi buba mu minwa no mu mirizo yayo, kandi iyo mirizo yayo imeze nk’inzoka, ikagira amasonga atuma ibasha kugira nabi. Abantu rero bari basigaye badahitanywe n’ibyo byorezo, ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo bibi, bakomeza gusenga ingabo za Sekibi, ibigirwamana bya zahabu cyangwa ibya feza, iby’umuringa, iby’amabuye cyangwa iby’ibiti bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda. Banze kwisubiraho ngo bareke ubwicanyi bwabo n’ubupfumu, ubukozi bw’ibibi n’ubujura bwabo. Nuko mbona undi mumalayika w’igihangange wamanukaga mu ijuru. Yari yambaye igicu, umukororombya uzengurutse umutwe we, mu maso he habengerana nk’izuba, n’ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro; yari afite mu ntoki ze agatabo kabumbuye. Nuko ashinga ikirenge cy’iburyo ku nyanja, icy’ibumoso agishinga ku isi, maze atera hejuru mu ijwi riranguruye, atontoma nk’intare. Igihe ateye hejuru, inkuba ndwi zirahinda. Izo nkuba ndwi zimaze guhinda, nanjye uko nakiteguye kwandika, numva ijwi riturutse mu ijuru, rimbwira riti «Ubutumwa bw’izo nkuba ndwi ubugire ibanga, ntubwandike.» Hanyuma wa mumalayika nari nabonye ahagaze ku nyanja no ku isi, abangura ikiganza cye cy’iburyo akerekeje ku ijuru, maze arahira mu izina ry’Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Uwaremye ijuru n’ibiririmo byose, isi n’ibiyirimo byose, inyanja n’ibiyirimo byose, ati ’Nta gihe kizongera kubaho.’ Ahubwo umunsi bazumva umumalayika wa karindwi avugije akarumbeti ke, ni bwo ibanga ry’Imana rizaba rigeze ku ndunduro, nk’uko yabimenyesheje abagaragu be b’abahanuzi.» Nuko rya jwi nari numvise rituruka mu ijuru, ryongera kumbwira riti «Genda ufate agatabo kabumbye, kari mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.» Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.» Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa. Nuko barambwira bati «Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi, n’abami benshi.» Nuko bampa ikibingo kimeze nk’inkoni yo gupimisha, bambwira bati «Haguruka, upime Ingoro y’Imana n’urutambiro, ndetse ubare n’abahasengera. Ariko urugo ruzengurutse Ingoro, urwihorere nturupime, kuko rweguriwe amahanga azavuyanga umurwa mutagatifu, mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri ». Nzaha abahamya banjye babiri ubushobozi bwo guhanura, mu minsi igihumbi magana abiri na mirongo itandatu, bambaye ibigunira. Abo bahamya ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo, maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya, kibatsinde maze kibice. Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice, kandi bababuze guhambwa. Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru ribwira abo bahanuzi, riti «Nimuzamuke hano!» Nuko bazamuka mu gicu bajya mu ijuru, abanzi babo babareba. Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, igice cya cumi cy’umurwa kirariduka, maze abantu ibihumbi birindwi bahitanwa n’icyo cyorezo. Nuko abarokotse batahwa n’ubwoba, basingiza Imana yo mu ijuru. Icyago cya kabiri kiba kirahise. Dore icyago cya gatatu na cyo kiraje bidatinze. Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» Ba Bakambwe makumyabiri na bane bicaye ku ntebe zabo imbere y’Imana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze basenga Imana, bavuga bati «Turagushimira, Nyagasani Mana, Mushoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe buhebuje, maze ugashinga ingoma yawe. Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.» Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ubwo haba imirabyo, urusaku n’imihindagano nk’iy’inkuba, umutingito w’isi n’urubura rukaze. Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite, kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikindi kimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari Ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi. Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. Hanyuma Umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamuteguriye umwanya, kugira ngo abe yo agaburirwa mu minsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu. Nuko mu ijuru intambara irarota: Mikayeli n’abamalayika be barwana na cya Kiyoka; na cyo kirabarwanya hamwe n’abamalayika bacyo, ariko ntibabasha gutsinda, kandi ntibongera ukundi kugira umwanya wabo mu ijuru. Cya kiyoka nyamunini kirahananturwa: ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita «Sekibi na Sekinyoma», wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’Abamalayika bacyo. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo: kuko Kareganyi, wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana yacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe. Nyamara bo bamutsindishije amaraso ya Ntama n’ijambo babereye abahamya. Bemeye guhara amagara yabo, kugeza ku rupfu. Kubera iyo mpamvu, ijuru niryishime, namwe abarituye munezerwe! Naho mwebwe, isi n’inyanja mwiyimbire, kuko Sekibi yamanutse abasanga n’uburakari bwinshi, kandi akaba azi ko ashigaje igihe gito.» Ikiyoka rero kibonye ko gihananturiwe ku isi, kiruka gikurikiranye wa Mugore wari wabyaye umwana w’umuhungu. Ariko wa Mugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini cyane, kugira ngo aguruke ajya mu butayu kure ya ya Nzoka, ahantu yari yateguriwe ngo ahamare igihe, n’ibihe, n’inusu y’igihe, agaburirwa. Nuko ya Nzoka ivundereza ibintu bimeze nk’uruzi rw’amazi inyuma ya wa Mugore, kugira ngo atwarwe n’imivu y’ibyo bizi, nyamara isi iramutabara; ubutaka burabumbuka maze bumira rwa ruzi ruvunderejwe na cya Kiyoka. Kubera uburakari cyari gifitiye uwo Mugore, icyo Kiyoka kijya kurwanya abasigaye mu bamukomokaho, abubahiriza amategeko y’Imana kandi bagakomera ku buhamya bwa Yezu. Hanyuma kibunda mu musenyi wo ku nyanja. Nuko mbona Igikoko kizamuka mu nyanja, gifite amahembe cumi n’imitwe irindwi, kikagira kuri ya mahembe amakamba cumi, naho ku mitwe yacyo hariho izina rituka Imana. Igikoko nabonaga cyasaga n’ingwe, amaguru yacyo ameze nk’ay’ikirura, n’urwasaya rwacyo ari nk’urw’intare. Nuko cya Gikoko gihabwa ububasha bwacyo, intebe yacyo n’ubutegetsi burambuye na cya Kiyoka. Umwe muri ya mitwe yacyo wasaga n’uwakomeretse bwo gupfa, ariko uruguma rwacyo ruhita rukira. Nuko isi yose iratangara, ihita iyoboka cya Gikoko. Ubwo batangira kuramya cya Kiyoka, kuko cyahaye cya Gikoko ububasha, kandi baramya n’icyo Gikoko bavuga bati «Ni nde wagereranywa n’iki Gikoko, cyangwa se ni nde washobora kukirwanya?» Nuko gihabwa umunwa wo kwirata no gutuka Imana, gihabwa n’ububasha bwo gukora icyo gishaka igihe cy’amezi mirongo ine n’abiri. Cyabumburiraga umunwa gutuka Imana, no gutuka izina ryayo, Ingoro yayo n’abatuye ijuru. Gihabwa kandi kurwanya abatagatifujwe no kubatsinda, gihabwa n’ububasha ku miryango yose, ibihugu byose, indimi zose n’amahanga yose. Nuko abatuye isi bose baragisenga, abo bose kuva isi yahangwa, bafite amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama wishwe. Ufite amatwi, arumve! Uwagenewe kubohwa, azatabwa muri yombi byanze bikunze, n’uwagenewe kwicwa n’inkota, azicishwa inkota. Igihe rero kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye n’ukwemera by’abatagatifujwe. Nuko mbona nanone ikindi Gikoko kizamuka ku isi. Cyari gifite amahembe abiri nk’intama, ariko kikavuga nk’Ikiyoka. Cyakoreshaga ububasha bwose bw’Igikoko cya mbere mu maso yacyo, kigategeka isi n’abayituye gusenga Igikoko cya mbere, cyari cyakize uruguma rwajyaga kugihitana. Icyo Gikoko cya kabiri gikora ibintu byinshi bitangaje, kugeza n’aho kimanurira ku isi umuriro wo ku ijuru, abantu bose babireba. Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibyo bitangaza cyari cyahawe gukora mu maso y’Igikoko cya mbere; kibwira abatuye isi kwimika ishusho yubahiriza cya Gikoko cyari cyakomerekejwe n’inkota, none kikaba ari gitaraga. Nuko gihabwa ububasha bwo guha ubuzima iyo shusho y’Igikoko cya mbere, ku buryo iyo shusho ibasha ubwayo kuvuga, maze igategeka kwica umuntu wese wanze gusenga ishusho y’Igikoko. Nuko abantu bose, abato n’abakuru, abakire n’abakene, abacakara n’abigenga, gihabwa kubashyiraho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa ku gahanga, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wemererwa kugura cyangwa kugurisha ikintu adafite ikimenyetso cy’izina ry’Igikoko cyangwa umubare uranga izina ryacyo. Ubu rero ni igihe cy’ubushishozi: umunyabwenge arasobanukirwe n’umubare uranga Igikoko, kuko uwo mubare uhwanye n’izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu. Nuko mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se, ryanditse ku gahanga kabo. Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru, rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi, ryari rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo. Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, barokotse mu isi. Ntibigeze banduzwa n’abagore, koko rero ni amasugi. Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma: ni abaziranenge. Nuko mbona undi mumalayika wagurukaga mu kirere hejuru cyane, afite Inkuru Nziza ihoraho, yagombaga gutangariza abatuye isi: abantu bo mu mahanga yose, mu miryango, mu ndimi zose no mu bihugu byose. Yavugaga mu ijwi riranguruye ati «Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze. Nimusenge Umuremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’amasoko y’amazi.» Ubwo hakurikiraho undi mumalayika wa kabiri, aravuga ati ’Iraridutse! Iraridutse Babiloni, wa murwa w’icyamamare, yo yuhiye amahanga yose divayi y’ubuhabara bukomeye bwayo.» Hanyuma undi mumalayika wa gatatu arabakurikira, maze avuga mu ijwi riranguruye ati «Niba hagize usenga Igikoko n’ishusho yacyo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo ku gahanga cyangwa ku kiganza, uwo na we azanywa kuri divayi y’uburakari bw’Imana, yasutswe idafunguye mu nkongoro y’ubukana bwayo, maze azababarizwe mu muriro n’amahindure imbere y’abamalayika batagatifu n’imbere ya Ntama. Umwotsi w’umuriro bazababarizwamo, uzahora ucumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka; ntibazagira ikiruhuko ku manywa na nijoro, abasenga Igikoko n’ishusho yacyo, n’umuntu wese uzashyirwaho ikimenyetso cy’izina ryacyo. Igihe kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye bw’abatagatifujwe, bakomeye ku mategeko y’Imana no ku kwemera muri Yezu. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rirambwira riti «Andika: Hahirwa guhera ubu abapfiriye muri Nyagasani. Ni koko, uwo ari Roho w’Imana ubivuga. Nibaruhuke imibabaro yabo, kuko ibikorwa byabo bibaherekeza.» Nuko ngo ndebe, mbona igicu cyererana; uwari ukicayeho agasa n’Umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye. Hanyuma undi Mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu, ati «Cyamura umuhoro wawe, maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.» Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa. Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, nawe yari afite umuhoro utyaye. Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro, ati «Cyamura umuhoro wawe utyaye, maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.» Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana; maze yengerwa hanze y’umugi. Nuko mu rwengero hasohokamo imivu y’amaraso, arasendera kugera ku minwa y’amafarasi, kandi akwira ahantu h’amasitadi igihumbi na magana atandatu. Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana, bafite inanga z’Imana. Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati «Nyagasani Mana, Mushoborabyose, ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje. Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri, wowe Mwami w’amahanga. Ni nde utagutinya, Nyagasani, kandi ngo asingize izina ryawe? Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu; amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe, kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.» Hanyuma y’ibyo, mbona mu ijuru Ingoro y’Imana, yarimo Ubushyinguro bw’Isezerano irakingutse, maze ba bamalayika barindwi bari bacigatiye ibyorezo birindwi basohoka mu Ngoro, bambaye imyambaro y’ihariri inetereye kandi ibengerana, bakenyeje n’umukandara wa zahabu. Nuko kimwe muri bya Binyabuzima bine gihereza abo bamalayika barindwi inkongoro ndwi za zahabu, zisendereye uburakari bw’Imana ibaho uko ibihe bizahora bisimburana iteka. Nuko Ingoro y'Imana yuzura umwotsi, utewe n’ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Ntihagira n’umwe ushobora kwinjira mu Ngoro y'Imana, kugeza ubwo bya byorezo birindwi byazanywe n’abamalayika barindwi birangira. Nuko numva ijwi riranguruye rituruka mu Ngoro, ribwira ba bamalayika barindwi, riti «Nimugende, maze mucubanurire ku isi izo nkongoro ndwi zuzuye uburakari bw’Imana.» Uwa mbere aragenda, acubanurira inkongoro ye ku isi. Nuko abantu bari bafite ikimenyetso cya cya Gikoko, n’abasenga ishusho yacyo, bafatwa n’ibisebe bibi by’umufunzo. Uwa kabiri na we acubanurira inkongoro ye mu nyanja, maze ihinduka amaraso ameze nk’ay’umuntu wapfuye, n’ikinyabuzima cyose kiri mu nyanja kirapfa. Umumalayika wa gatatu na we acubanurira inkongoro ye mu migezi no ku masoko y’amazi, maze ahinduka amaraso. Nuko numva umumalayika utegeka amazi avuga ati «Uri intabera wowe Uriho kandi Uwahozeho Nyirubutagatifu, kuko wagaragaje utyo urubanza uciye, maze ubwo bamennye amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahanuzi bawe, ukaba ubahaye na bo amaraso ngo bayanywe: bahawe rwose ikibakwiriye! Hanyuma numva urutambiro ruvuga ruti «Ni byo koko, Nyagasani Mana, Mushobora byose, imanza uciye ziba zihuje n’ukuri n’ubutabera.» Nuko umumalayika wa kane na we acubanurira inkongoro ye ku zuba, maze rihabwa ububasha bwo gutwika abantu. Abantu rero batwikwa n’ubushyuhe bwinshi; ni ko gutuka izina ry’Imana itegeka ibyo byorezo, ariko ntibisubiraho ngo bajye bayisingiza. Nuko umumalayika wa gatanu na we acubanurira inkongoro ye ku ntebe ya cya Gikoko, maze ingoma yacyo ihinduka umwijima, ububabare butera abantu kwikacanga indimi; ni ko gutuka Imana yo mu ijuru, kubera imibabaro yabo n’ibisebe byabo, ariko ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo. Nuko umumalayika wa gatandatu na we acubanurira inkongoro ye ku ruzi runini rwa Efurati; maze amazi yose arakama, kugira ngo haboneke inzira y’abami baturutse Iburasirazuba. Nuko mbona roho mbi eshatu zimeze nk’imitubu, zisohoka mu kanwa ka cya Kiyoka, no mu kanwa ka cya Gikoko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma. Izo roho mbi ni za Sekibi zikora ibintu bitangaje, maze zigasanga abami bo ku isi yose, kugira ngo zibakoranyirize kurwanya umunsi ukomeye w’Imana Mushoborabyose. «Ngaha ndaje nk’umujura! Hahirwa uba maso kandi agakomeza kwambara imyambaro ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze rubanda bakabona ubwambure bwe.» Nuko za roho mbi zikoranyiriza ba bami ahantu hitwa, mu gihebureyi, Harimagedoni. Nuko umumalayika wa karindwi na we acubanurira inkongoro ye mu kirere, maze mu Ngoro, ku ntebe y’ubwami haturuka ijwi riranguruye, riravuga riti «Birarangiye!» Nuko haba imirabyo, urusaku, imihindagano nk’iy’inkuba, n’umutingito w’isi ukaze cyane kuruta indi yose yigeze kubaho kuva aho umuntu agereye ku isi. Umurwa w’icyamamare usadukamo ibice bitatu, n’imigi y’amahanga irariduka. Nuko Imana yibuka ityo Babiloni, wa murwa w’icyamamare, kugira ngo iwuhe ku nkongoro isendereye divayi y’uburakari bwayo. Nuko ibirwa byose birahunga n’imisozi yose irazimira; urubura ruremereye nk’amatalenta rumanuka mu ijuru, rucocagura abantu, maze abantu batuka Imana babitewe n’icyo cyago cy’urubura, kuko icyo cyorezo ubwacyo cyari gikabije kuba kibi. Nuko umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, araza, maze arambwira ati «Ngwino, nkwereke igihano cya rya habara ry’icyamamare, ryicaye ku nkombe z’amazi magari, rikaba ryarasambanye n’abami b’isi, maze abatuye isi bagasinda divayi y’ubuhabara bwaryo.» Nuko ndatwarwa njyanwa na wa mumalayika mu butayu. Ngo mpagere mbona umugore wicaye ku Gikoko gitukura, cyuzuyeho amazina atuka Imana, kikagira kandi imitwe irindwi n’amahembe cumi. Uwo mugore yari yambaye imyambaro ihambaye y’umuhemba n’umutuku, arabagirana kubera imirimbo ya zahabu, amabuye y’agaciro gakomeye, n’amasaro. Mu kiganza cye yari afite inkongoro ya zahabu yuzuyemo amahano, n’imyanda y’ubuhabara bwe, ku gahanga ke handitswe iri zina ry’urujijo ngo ’Babiloni, umurwa w’icyamamare, nyina w’ubuhabara n’amahano y’isi.’ Hanyuma mbona uwo mugore yasinze amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahamya ba Yezu. Mukubise amaso, ndatangara cyane! Nuko umumalayika arambaza ati «Utangajwe n’iki? Ngiye kukubwira ibanga. ry’uyu mugore n’Igikoko cy’imitwe irindwi n’amahembe cumi. Igikoko wabonye, kigeze kubaho, ariko ntikikiriho. Noneho kigiye kuzamuka mu nyenga, maze kijye aho kirimburirwa. Abatuye isi, bene amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi igihangwa, bazatangara babonye icyo Gikoko, kuko kigeze kubaho, none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho. Aha rero hagomba ubwenge bumurikiwe n’ubuhanga: imitwe irindwi y’Igikoko, ni imisozi irindwi uwo mugore yicayeho; ikaba n’abami barindwi. Batanu muri bo ntibakiriho, uwa gatandatu ariho, naho uwa karindwi ntaraza; ariko naza, azamara igihe gito. Igikoko kigeze kubaho ariko kitakiriho, ubwacyo ni umwami wa munani; kiri mu mubare wa barindwi ba mbere, kandi kigiye aho kirimburirwa. Naho amahembe cumi wabonye, ni abami cumi batarimikwa; ariko mu isaha imwe barahabwa ububasha bwo kwima ingoma hamwe n’Igikoko. Umugambi wabo ni umwe: ni uwo gukoresha ububasha bwabo n’ubutegetsi bwabo, bakorera Igikoko. Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.» Arongera arambwira ati «Amazi wabonye iryo habara ryari ryicayeho, ni ibihugu n’inteko z’abantu, amahanga n’indimi. Amahembe cumi wabonye, kimwe n’Igikoko, bizanga urunuka rya habara, birihindure intabwa kandi biricuze imyambaro. Bizarya inyama zaryo, izisigaye bizitwike n’umuriro. Kuko rero Imana yabihaye umutima wo kurangiza umugambi wayo, umugambi umwe rukumbi wo kwegurira Igikoko ubwami bwabyo kugeza igihe amagambo y’Imana azaba yageze ku ndunduro. Naho umugore wabonye, ni umurwa w’icyamamare utegeka abami b’isi.» Hanyuma mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye. Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati «Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume. Kuko yuhiye amahanga yose divayi y’uburakari bukaze bw’ubuhabara bwayo, abami b’isi bakohoka mu buhabara hamwe na yo, kandi abacuruzi b’isi bagakungahazwa n’ubukire bwayo butagira ingano.» Nuko numva irindi jwi ryavugiraga mu ijuru, riti «Nimusohoke muri uwo murwa, muryango wanjye, hato mutaza kugira uruhare ku byaha byawo, bityo mugasangira na wo ibyorezo byawugenewe; kuko ibyaha byawo byirundanyije kugera ku ijuru, maze Imana ikibuka ibikorwa bibi byawo. Nimuwugenzereze uko wabagenjeje, ibyo wabakoreye mubikube kabiri. Inkongoro wabagereyemo divayi yawo, muyiwugereremo incuro ebyiri, divayi iruta iyo wabahaye! Uko wisheshekajeho ikuzo n’ubukire, abe ari ko muwuteza imibabaro n’icyunamo, kuko wibwiye mu mutima, uti ’Ndadamaraye nk’umwamikazi, nta bwo ndi umupfakazi kandi sinteze kuzabona icyunamo.’ Kubera ibyo, ibyorezo byawugenewe bizawugwirira umunsi umwe: urupfu, icyunamo, n’inzara kandi uzasenywe n’umuriro, kuko Nyagasani Imana, ari Nyirububasha, akaba yawuciriye urubanza.» Nuko abami b’isi bohokanye na wo mu buhabara bwawo no mu bukire byawo, bazawuririre, baboroge, igihe bazaba babonye umwotsi w’umuriro uwutwika. Bazahagarara ahitaruye kubera gutinya iyo mibabaro yawo, maze bavuge bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare, Babiloni murwa w’igihangange! Isaha imwe gusa irahagije kugira ngo urubanza rwawe rurangire.» Abacuruzi b’isi na bo bazawuririra, bajye mu cyunamo, kuko nta we uzaba akigura ibicuruzwa byabo: ibicuruzwa bya zahabu n’ibya feza, amabuye y’agaciro n’amasaro, imyambaro y’ubwoya n’iy’imihemba, iya hariri n’iy’umutuku; amoko y’ibiti bihumura, ibyakozwe mu mahembe y’inzovu, mu biti by’imbonekarimwe, mu muringa cyangwa mu butare, mu mabuye y’agaciro; ibiti n’ibyatsi bihumura, imibavu n’ububane, divayi n’amavuta, ifu n’ingano, ibimasa n’intama, amafarasi n’amagare, abacakara n’imbohe. Imbuto umutima wawe wakundaga zarakwitaruye, ikiryohera icyo ari cyo cyose n’igishimisha ijisho bigushizeho, kandi ntuzongera kubibona ukundi. Abacuruzi bari bakungahajwe n’ubwo bucuruzi, bazahagarara ahitaruye kubera gutinya iyo mibabaro. Bazarira baboroge, maze bavuge bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare wari wambaye imyambaro y’ubwoya, imihemba n’itukura, ukarabagirana kubera imitako ya zahabu, amabuye y’agaciro n’amasaro. None ubwo bukungu bwawe bukaba bwazimiye mu isaha imwe!» Nuko abasare bose, n’abagendera mu mato hafi aho bose, n’ababeshwaho n’inyanja bose, bakaba bahagaze ahitaruye, babonye umwotsi w’inkongi yawo barasakabaka bati «Ni uwuhe murwa wari uhwanye n’uyu murwa w’icyamamare!» Nuko bisiga umukungugu mu mutwe, batera hejuru barira kandi baganya bati «Mbega ibyago! Mbega ibyago ubonye, Murwa w’icyamamare! Ubukire bwawe bwari bwarakungahaje abafite amato mu nyanja bose; ariko none dore warimbutse mu isaha imwe gusa!» Ishime juru, unezezwe n’uko uyu murwa uridutse. Mwishime namwe abatagatifujwe, intumwa n’abahanuzi, kuko Imana igihe iwuciriye urubanza, yagaragaje ityo ubutungane bwanyu. Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati «Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo, kandi ntibazongera kuyibona ukundi. Ntibazongera ukundi kumva iwawe amajwi y’abacuranzi b’inanga n’abaririmbyi, abavuza imyirongi n’uturumbeti; nta muhanga mu bukorikori ubwo ari bwo bwose uzarangwa iwawe, n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana iwawe ukundi. Urumuri rw’itara ntiruzabonesha iwawe ukundi, ntibazongera kumva iwawe ijwi ry’umukwe n’umugeni, kuko abacuruzi bawe bari ibikomerezwa by’isi, ubupfumu bwawe bukaba bwarayobeje amahanga yose, kandi bakaba barasanze iwawe amaraso y’abahanuzi, ay’abatagatifujwe, n’ay’abandi bose bishwe ku isi.» Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu, bavugaga bati «Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo, n’ububasha ni iby’Imana yacu, kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.» Bungamo bati «Alleluya! None umwotsi waryo uriho uracumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» Nuko ba Bakambwe makumyabiri na bane hamwe na bya Binyabuzima bine barapfukama, basenga Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, bavuga bati «Amen! Alleluya!» Nuko ijwi riranguruye rituruka mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo, namwe abayitinya, abakuru n’abato.» Ndongera numva ibimeze nk’amajwi y’inteko nyamwinshi z’abantu, ameze nk’urusumo rw’amazi magari cyangwa umuhindagano w’inkuba zikaze, bavuga bati «Alleluya, kuko Nyagasani Imana yacu, Mushoborabyose, yagaragaje ingoma ye. Nitwishime, tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye. Yahawe kwambara hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa hariri ni ibikorwa biboneye by’abatagatifu.» Nuko umumalayika arambwira ati «Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.» Hanyuma yungamo ati «Ayo magambo ni ay’Imana ubwayo.» Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi. Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera. Amaso ye ameze nk’umuriro ugurumana, afite n’amakamba menshi ku mutwe; akagira n’izina ryanditse ritagira undi warimenya, uretse we wenyine. Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana. Ingabo z’ijuru zari zimukurikiye ku mafarasi y’umweru, zambaye imyambaro yera kandi itanduye. Mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye, kugira ngo arimbure amahanga. Azayagenga n’inkoni y’icyuma, kandi ubwe azakandagira mu rwengero rwa divayi y’uburakari bw’Imana, Mushoborabyose. Ku gishura cye no ku kibero cye handitse iri zina ngo «Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi.» Nuko mbona umumalayika uhagaze mu zuba, avuga mu ijwi riranguruye abwira ibisiga byatambaga mu kirere hejuru cyane, ati «Nimuze, mukoranire hamwe, maze musangire ifunguro ritubutse Imana ibahaye, murye inyama z’abami, iz’abatware, iz’abanyamaboko, iz’amafarasi n’abayagenderaho, n’inyama z’abantu bose, abigenga n’abacakara, abato n’abakuru.» Ndongera mbona Igikoko, n’abami b’isi n’ingabo zabo, bakoraniye kurwanya uwicaye ku ifarasi n’ingabo ze. Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure. Abandi bamarwa n’inkota yasohokaga mu kanwa k’uwicaye ku ifarasi; maze ibisiga byose birengwa inyama zabo. Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini. Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi. Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya. Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi. Abandi bapfuye, bo ntibongera kuba bazima, kugeza ko hashira ya myaka igihumbi. Iryo ni izuka rya mbere. Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi. Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe, maze ajye kuyobya amahanga atuye mu mpande enye z’isi, ari yo Gogi na Magogi. Azabakoranyiriza hamwe kugira ngo bajye ku rugamba: umubare wabo ungana n’umusenyi wo ku nyanja. Nuko mbona bateye isi yose kandi bagota ingando y’abatagatifujwe, hamwe n’umurwa wakunzwe n’Imana. Ariko umuriro umanuka mu ijuru, maze urabatwika. Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka. Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi. Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro. Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.» Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Hanyuma arongera ati «Andika yuko aya magambo ari imvaho kandi akwiriye kwizerwa.» Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana. Naho abanyabwoba, abahemu, abakora ibizira, abicanyi, amahabara, abarozi, abasenga ibigirwamana, n’ababeshyi bose, umurage wabo uri mu nyenga igurumana y’umuriro kandi yuzuye amahindure. Ngurwo urupfu rwa kabiri.» Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati «Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama.» Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu, yururukaga iva mu ijuru ku Mana. Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana. Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho: ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama. Uwamvugishaga yari afite igipimisho cy’ikibingo cya zahabu, kugira ngo apime umurwa, amarembo yawo n’inkike yawo. Uwo murwa wari ufite impande enye zingana, uburebure n’ubugari bwawo bikareshya. Nuko umumalayika awupimisha cya kibingo, ugira amasitadi ibihumbi cumi na bibiri, kandi uburebure bwawo, ubugari n’ubuhagarike bireshya. Hanyuma apima n’inkike zawo, zigira imikono ijana na mirongo ine n’ine, ukurikije igipimisho cya muntu umumalayika yakoreshaga. Inkike zari zubatswe n’amabuye ya yasipi, naho umurwa wubatswe na zahabu iyunguruye kandi ibonerana nk’ikirahure. Ku mfatiro z’inkike y’umurwa, hari hometseho amabuye y’ubwoko bwose bw’agaciro gakomeye. Urufatiro rwa mbere rwari rwubakishije amabuye ya yasipi, urwa kabiri amabuye ya safiri, urwa gatatu amabuye ya karisedoni, urwa kane amabuye ya emerodi, urwa gatanu amabuye ya sarudoni, urwa gatandatu amabuye ya korinaline, urwa karindwi amabuye ya kirisolite, urwa munani amabuye ya berili, urwa cyenda amabuye ya topazi, urwa cumi amabuye ya kirizoparasi, urwa cumi n’imwe amabuye ya hiyasinta, urwa cumi n’ebyiri amabuye ya ametisita. Amarembo uko ari cumi n’abiri yari akozwe mu masaro cumi n’abiri, buri rembo rikozwe mu isaro rimwe. Naho ikibuga cy’umurwa kikaba zahabu iyunguruye, mbese nk’ikirahure kibonerana. Ariko rero nta Ngoro nabonye muri uwo murwa, kuko Ingoro yawo ari Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose, hamwe na Ntama. Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo. Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo. Amarembo yawo ntazigera yugarirwa bibaho, kuko aho hantu hatarangwa ijoro. Bazawuzanamo ikuzo n’icyubahiro by’amahanga, ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo murwa; kimwe n'umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cya Ntama. Hanyuma anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama. Rwagati mu kibuga cy’umurwa no hagati y’amashami abiri y’uruzi, hari igiti cy’ubugingo, kikagira imisaruro cumi n’ibiri, buri kwezi kikera imbuto, kandi amababi yacyo agakiza amahanga. Umuvumo ntuzongera kubaho ukundi. Intebe y’ubwami y’Imana n’iya Ntama bizahora muri uwo murwa, n’abagaragu bayo bayisenge. Bazahora barangamiye uruhanga rwayo, n’izina ryayo ribe ku gahanga kabo. Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka. Hanyuma arambwira ati «Aya magambo ni imvaho kandi akwiriye kwizerwa; kuko Nyagasani, Imana yabwirije abahanuzi, yohereje umumalayika wayo kugira ngo yereke abagaragu be ibigomba kuzaba bidatinze. Ngaha rero ndaje bidatinze! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.» Jyewe Yohani, ibyo narabyiyumviye kandi ndabyibonera. Aho mariye kubyumva no kubibona, napfukamye imbere y’umumalayika wabinyerekaga, kugira ngo musenge; ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe n’abavandimwe bawe b’abahanuzi, n’abandi bose bakurikiza amagambo ari muri iki gitabo; Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Hanyuma arambwira ati «Amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntuyagire ibanga, kuko igihe cyayo cyegereje. Umugiranabi nakomeze agire nabi, n’uwanduye akomeze abe mu bwandure, ariko n’intungane nikomeze ikore neza, umutagatifu akomeze yitagatifuze. Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye. Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo. Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo. Kuko ab’imbwa n’abarozi, n’amahabara, n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ibinyoma kandi ubikoresha, abo bazahera hanze. Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.» None Roho n’umugeni baravuga bati «Ngwino!» Ubyumvise na we navuge ati «Ngwino!» Ufite inyota naze, n’ushaka naze ahabwe ku buntu amazi y’ubugingo. Ni jyewe ubihamya mbwira umuntu wese wumva amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo. Nihagira ugira icyo yongeraho, Imana izamwongerera ibyago byanditswe muri iki gitabo! Nihagira kandi ugira icyo agabanya ku magambo ari muri iki gitabo cy’ubuhanuzi, Imana izavanaho umugabane yagombaga kubona ku giti cy’ubugingo n’umwanya mu murwa mutagatifu, uko byanditswe muri iki gitabo! Uhamya ibyo ngibyo aravuga ati «Koko, ngiye kuza bidatinze!» Amen, ngwino, Nyagasani Yezu! Ineza ya Nyagasani Yezu ibane namwe mwese!